• UMUTWE WA 6 : IBIMERA

  Aho dutuye haboneka ibimera bitandukanye, bimwe birimeza ibindi birahingwa. Byose bifite akamaro kanini ku bantu, ku nyamaswa no ku bidukikije. 

  6.1 Ni ibihe bice by’ingenzi dusanga ku kimera?

  Igikorwa 

  1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, na c); 

  2. Ikimera  gifite ibihe bice by’ingenzi?  

  3. Sobanura akamaro ka buri gice usanga ku kimera.
  Mvumbuye ko 

  Ikimera gifite ibice by’ingenzi bikurikira: imizi, uruti, amababi, indabyo n’imbuto. 

  Buri gice k’ikimera gifite akamaro kihariye  

  • Imizi: gufatisha ikimera no kukivomera mu butaka ibigitunga 

  • Uruti (n’amashami): gufata amababi, indabo n’imbuto, rugatwara ibitunga ikimera biva mu mizi bijya mu bindi bice byacyo; 

  • Amababi: atunganya ibitunga ikimera 

  • Indabo: zitanga imbuto. 

  • Imbuto: zitanga ikimera gishya.


  6.2 Ibimera tubona bifite uwuhe mumaro?

  Igikorwa 

  1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, c, d, e, f, g, h, i na j). 

  2. Sobanura ibyo ureba ku mashusho (a, b, c, d, e, f, g, h, i na j). 

  3. Ni ayahe matsinda 2 y’ibimera usanga ku mashusho. 

  4. Uhereye kuri ayo mashusho, ni akahe kamaro ubona ibimera bidufitiye? 


  Mvumbuye ko 

  Ibimera bigabanyijemo amatsinda abiri 

  Ingengabukungu: kawa, icyayi, ibireti, ipamba n’ibindi. 

  Ingandurarugo: ibirayi, ibishyimbo, igitoki  n’ibindi. Ibindi bimera bifite akamaro  ku buryo bukurikira. 

  Ibikoreshwa mu buvuzi: umuravumba, inturusu n’ibindi. 

  Ibikoreshwa mu gutegura (gutaaka): indabo. 

  Ibirwanya isuri: setariya, urubingo n’ibindi. 

  Ibikoreshwa mu gutanga inkwi no gutanga imbaho: inturusu, gereveriya, pinusi, umusave, isipure. 

  Ibikoreshwa mu kuzitira: umuyenzi, umuvumu n’ibindi.  UMUTWE WA 5 : UBUTAKAUMUTWE WA 7 : URUMURI N'UBUSHYUHE