• UMUTWE WA 4 : UMWUKA N'UMUYAGA

    Gukora neza ibikorwa biri muri uyu mutwe bizagufasha kuvumbura ukubaho k’umwuka, gusobanura ibiranga umwuka, kurondora akamaro k’umwuka, gusobanura isano iri hagati y’umwuka n’umuyaga, gutandukanya amoko y’umuyaga ndetse no kumenya kwirinda ingaruka mbi z’umuyaga.


    4.1 Ni ibiki biranga umwuka?

    Igikorwa 

    1. Itegereze aya mashusho akurikira hasi (a, b, c, d na e

    2. Fata icupa ry’amazi ripfundikiye ritarimo amazi. Ese kuba ritarimo amazi ririmo ubusa? Niba ritarimo ubusa ni irihe bara ry’ikintu kiri muri iryo cupa? 

    3. Wifashishije ipompo ihaga umwuka mu igare, fungisha urutoki umunwa w’ipompo maze uhage umwuka urutoki rugifunze umunwa w’ipompo. Umwuka urimo wumvise umeze gute? 

    4. Inukirize umwuka uri mu icupa ryavuyemo amazi yo kunywa. Impumuro yawo ni iyihe? 

    5. Haga umwuka mu gipirizo, maze nurangiza ugifungure wa mwuka ushiremo. Wasobanura ibara ry’umwuka usohotse mu gipurizo?




    Mvumbuye ko 

    • Umwuka ubaho kandi utandukanye n’ubusa; 

    • Umwuka ufite ibiwuranga bikurikira: 

    - Nta mubyimba bwite umwuka ugira (urafobagana kandi ukareguka); 

    - Nta foromo/ishusho ifatika umwuka ugira (umwuka ufata iforomo y’icyo urimo) nk’ishashi, icupa n’ibindi, 

    - Nta bara umwuka ugira; 

    - Nta mpumuro umwuka ugira.


    4.2 Ni akahe kamaro k’umwuka?

    Igikorwa 

    1. Itegereze aya mashusho ari hasi (a, b, c, na d )  

    2. Aba bana tubona  ku mashusho  bari  ahantu  hafite umwuka? Uwo mwuka umeze ute? sobanura 

    3. Wifashishije ipompo ihaga umwuka mu igare, ongera umwuka mu mupira wo gukina ndetse no mu ipine ry’igare. Ese umupine cyangwa  umupira wo gukina bijya byuzura umwuka? 

    4. Cana buji ebyiri, imwe uyitwikirize ikirahure kimwe gitoboye mu ndiba, indi iyitwikirize ikindi kirahure kidatoboye mu ndiba (nk’uko bigaragara ku gishushanyo kiri ku rupapuro rukurikira). Ubonye iki? 

    5. Hungiza amakara ari kwaka ku mbabura. Kubera iki amakara ahita atukura cyane? 



    Mvumbuye ko 

    • Ibinyabuzima (umuntu, inyamaswa n’ibimera) bihumeka umwuka mwiza; 

    • Umwuka bawuhaga mu mapine y’ibinyamitende/ ibinyabiziga (imodoka, ipikipiki, igare, ...), mu mupira wo gukina , mu bipurizo n’ibindi. 

    • Umwuka utuma umuriro waka.


    4.3 Ni irihe sano riri hagati y’umwuka n’umuyaga?

    Igikorwa 

    1. Itegereze aya mashusho ari hasi (a na b

    2. Kubera iki hari  buji yaka urumuri n’umwotsi  byayo byahinduye ikerekezo cyaho buji yarebaga? 

    3. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’umwuka n’umuyaga?


    Mvumbuye ko 

    Umuyaga ari umwuka ugenda ufite umuvuduko uri hejuru ugereranyije n’umuvuduko usanzwe w’umwuka.


    4.4 Ni ayahe moko y’umuyaga ?

    Igikorwa 

    1. Itegereze aya mashusho ari hasi (a, b, c na d). 

    2. Sobanura ibigaragara ku mashusho (a, b, c na d). 

    3. Erekana kuri ibi bishushanyo ahari: 

    (1) akayaga gake, 

    (2) serwakira, 

    (3) inkubi y’umuyaga, 

    (4) umuyaga wo mu rugero.



    Mvumbuye ko 

    Umuyaga ugira amoko akurikira: akayaga gake, umuyaga wo mu rugero, serwakira n’inkubi y’umuyaga. 

    1. Akayaga gake ni umuyaga uhuha buhoro; 

    2. Umuyaga wo mu rugero ni umuyaga uhuha ukabona bimwe  mu bidukikije binyeganyega ariko udashobora  kubyangiza; 

    3. Serwakira ni umuyaga mwinshi cyane ugenda usakuma ibyo usanze mu nzira . Akenshi ugenda wizunguza kandi ukagaragara cyane ahantu hatari ibyatsi, hari ubutaka gusa;

    4. Inkubi y’umuyaga ni umuyaga ufite imbaraga nyinshi  cyane, ushobora no kurimbura ibiti cyangwa ugasenya amazu (umuyaga ushobora guteza isuri).


    4.5 Ni izihe ngaruka z’umuyaga?

    Igikorwa 

    1. Itegereze aya mashusho akurikira hasi (a, b, c na d). 

    2. Erekana ku mashusho akurikira aho ubona ibyiza by’ umuyaga n’aho ubona ingaruka mbi zawo. Tanga ibisobanuro.





    Mvumbuye ko 

    Ibyiza by’umuyaga ari kumisha imyenda no gutanga amafu, 

    Ingaruka mbi z’umuyaga ari ugusenya inyubako (amazu, ....) kwangiza ibimera no guteza isuri.


    4.6 Ni gute twakwirinda ingaruka mbi z’umuyaga?

    Igikorwa 

    1. Itegereze aya mashusho akurikira hasi (a, b, c na d

    2. Ni akahe kamaro  ibiti bikikije amazu bifite? 

    3. Sobanura uburyo dushobora kwirinda ingaruka mbi z’umuyaga. 



    Mvumbuye ko 

    Uburyo bwo kwirinda ingaruka mbi z’umuyaga ari:  

    • Gutera ibiti ku misozi ni ahakikije inyubako cyangwa  ibihingwa; 

    • Kubaka inzitiro hifashishijwe ubwoko bw’ibiti byabugenewe.




    UMUTWE WA 3 : INSHUTI YANJYE MUDASOBWAUMUTWE WA 5 : UBUTAKA