Topic outline

  • UMUTWE WA 1: Ibikoresho byo mu rugo no ku ishuri

    Igihe kinini cy’ubuzima bwawe ukimara ku ishuri no mu rugo. Ukenera ibikoresho binyuranye mu mirimo ikugomba. Birakwiye ko umenya buri gikoresho cyo murugo no ku ishuri, umumaro wacyo mu buzima bwa buri munsi n’uburyo bwo kugikoresha, kugisukura no kukibika neza.

    1.1 Ibikoresho dusanga mu rugo bimaze iki?

    Igikorwa cya 1

    1. Itegereze amashusho akurikira (a, b, c, d, e na f)
    2. Rondora amazina y’ibikoresho biri kuri aya mashusho.
    Ibyo bikoresho biri gukoreshwa iki?
    3. Ibikoresho udasanzwe uzi kuri ibyo bishushanyo ni
    ibihe? Bikoreshwa iki?
    4. Koresha isekuru maze usekure amasaka y’ igikoma.

    image 1

    Mvumbuye ko 

    Amasahani ari ibikoresho byo kuriraho; 

    Amasafuriya, inkono ari ibikoresho byo gutekamo;  

    Amakanya, ibiyiko ari ibikoresho byo kurisha; 

    Ibikombe ari ibikoresho byo kunywesha;  

    Ibisorori ari ibikoresho byo gushyiramo ibyo kurya;  

    Isekuru n’umuhini ari ibikoresho byo gusekura; 

    Imbabura n’iziko rya kijyambere ari ibikoresho byo gutekaho. 


    Igikorwa cya 2 

    1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b na c) 

    2. Sobanura akamaro k’ibikoresho biri kuri aya  mashusho

    img2

    img3

    Mvumbuye ko

    Umweyo ukoreshwa mu gukubura mu nzu no hanze yayo; 

    Igitebo kijugunywamo imyanda bakubuye/batoraguye; 

    Umukoropesho ufasha gusukura hasi kuri sima twifashishije amazi; 

    Udutambaro tw’isuku duhanagura ibirahure by’amadirishya n’inzugi cyangwa ibyombo; 

    Isabune ikoreshwa basukura ibikoresho byo mu rugo cyangwa  gukaraba hifashishijwe amazi. 


    Igikorwa cya 3 

    1. Itegereze amashusho akurikira (a, b, c na d)   

    2. Ni hehe ibikoresho biri ku mashusho akurikira bikoreshwa? 

    3. Sobanura akamaro  k’ibikoresho biri kuri ayo mashusho (a, b, c na d)   

    img4

    Mvumbuye ko 

    Isuka ikoreshwa mu guhinga ubutaka; 

    Majagu ari  isuka ifite amenyo. Ikoreshwa mu guhinga ubutaka bukomeye cyane; 

    Ipiki ikoreshwa mu gucukura ahantu harimo amabuye; 

    Incyamuro ari agasuka gato gakoreshwa mu gutera imyaka nk’ibishyimbo; 

    Ingorofani ikoreshwa mu gutunda ibishingwe/imyanda cyangwa imyaka.


    Igikorwa cya 4 

    1. Itegereze amashusho akurikira (a, b, c na d)    

    2. Ni hehe ibikoresho biri ku mashusho akurikira  bikoreshwa? 

    3. Sobananura akamaro k’ibikoresho biri ku mashusho akurikira (a, b, c,na d)

     img5

    Mvumbuye ko 

    Akabati kabikwamo ibikoresho bitandukanye: amasahane, ibisorori, imyenda, ibitabo, n’ibindi bikoresho; • Inkangara ibikwamo ibyo kurya/imyaka bidatetse (ibishyimbo, amasaka, ibigori....);

     • Ibyibo bibikwamo ibyo kurya/imyaka bidatetse (ibishyimbo, amasaka, ibigori, ...) cyangwa utundi dukoresho two mu rugo dutoya (uducupa tw’amavuta yo kwisiga, ibisokozo, ...); 

    Firigo ibika ibyo  kurya/kunywa ku bukonje bwihariye. 


    Igikorwa cya 5 

    1. Itegereze aya mashusho akurikira (a ,b na c)    

    2. Sobanura akamaro k’ibikoresho biri kuri aya  mashusho akurikira. 

    img6

    Mvumbuye ko 

    Igitanda ari igikoresho cyo  kuryamaho; 

    Inzitiramibu itwikira igitanda, ikarinda uryamye imibu n’utundi dusimba kumurya; 

    Igodora ari igikoresho cyo ku gitanda baryamaho; 

    Amashuka ari ibitambaro basasa ku igodora bakaryamamo; 

    Ikiringiti ari igikoresho biyorosa kikarinda imbeho igihe  umuntu aryamye; 


    Igikorwa cya 6 

    1. Itegereze iyi shusho ikurikira    

    2. Sobanura akamaro  k’ibikoresho biri kuri iyi  shusho ikurikira. 

    img7

    Mvumbuye ko 

    Intebe zo mu ruganiriro ni izo kwicaramo; 

    Ameza yo mu ruganiriro ni ayo guterekaho ibikoresho byo mu ruganiriro;   

    Televiziyo ari igikoresho cyo kureberaho amakuru cyangwa filime n’imiziki; 

    Iradiyo ari  igikoresho cyo gutangaza amakuru  ku bantu bicaye mu ruganiriro; 

    Umukeka/tapi ni igikoresho cy’umutako mu cyumba cy’uruganiriro.


    1.2 Ni gute twafata neza ibikoresho byo mu rugo?

    Igikorwa cya 1 

    1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, c, d na e)    

    2. Ni ibihe bikoresho bigaragara kuri ayo mashusho biri gusukurwa? 

    3. Sobanura uburyo wasukura ibikoresho byo mu rugo wabonye mu masomo abanza. 

    4. Oza/sukura amasahane n’ibiyiko byakoreshejwe wavanye mu rugo iwanyu. 

    5. Ni iyihe mpanvu dukora isuku mu rugo? 

    img8

    Mvumbuye ko 

    • Uburyo bwo gufata neza  ibikoresho byo mu rugo ari: kubyoza; kubihanagura; kubimesa; kubisiga amavuta; gutera ipasi/kugorora imyenda 

    • Nshoboye gufata neza no gusukura ibikoresho bikoreshwa mu rugo kandi nkabibika neza ahantu hasukuye.


    1.3 Ibikoresho dusanga ku ishuri bimaze iki? 

    Igikorwa cya 1 

    1. Itegereze amashusho akurikira hasi (a, b, c na d

    2. Ni ibihe bikoresho ubona ku mashusho akurikira  hasi? Ibyo bikoresho bimaze iki? 

    3. Muri ibyo bikoresho biri ku mashusho ni ibihe   udasanzwe uzi? Biri gukoreshwa iki?

     


    Mvumbuye ko 

    Ikaye ari igikoresho bandikamo bakoresheje ikaramu; 

    Urupapuro ari igikoresho bandikaho bakoresheje ikaramu; 

    Urubaho ari igikoresho bandikaho bakoresheje itushi; 

    Ikibaho ari igikoresho bandikaho bakoresheje ingwa;

     • Ikaramu ari igikoresho cyo kwandikisha ku rupapuro cyangwa mu ikaye; 

    Itushi ari igikoresho cyo kwandikisha ku rubaho; 

    Ikaramu y’igiti ari igikoresho cyo gushushanyisha; 

    Ikaramu y’igiti y’ibara ari igikoresho cyo gushushanyisha bashyiramo amabara; 

    • Ingwa ari igikoresho cyo kwandikisha ku kibaho.


     Igikorwa cya 2 

    1. Itegereze aya mashusho akurikira (a na b).  

    2. Sobanura akamaro k’ibikoresho bigaragara ku  mashusho akurikira.


    Mvumbuye ko 

    Akabati ari igikoresho kibikwamo ibikoresho  byo ku ishuri (ibitabo, agacamurongo, inguni n’ibindi); 

    Igikapu cy’umunyeshuri  ari igikoresho umunyenshuri  abikamo/atwaramo ibikoresho bye by’ishuri; 

    Intebe y’umunyeshuri  ari igikoresho umunyeshuri  yicaraho akanabikamo ibikoresho akenera mu isomo. 


    1.4 Ni gute twafata neza ibikoresho dusanga ku ishuri?

    Igikorwa 

    1. Itegereze aya mashusho (a, b, c na d

    2. Abanyeshuri ubona ku mashusho bari gukora iki? Sobanura. 

    3. Sukura ishuri ryawe, ikibaho, ameza ndetse n’intebe wicaraho. 

    4. Funika amakaye yawe yose. 5. Sukura neza intebe wicaraho mu ishuri.



    Mvumbuye ko 

    • Uburyo bwo gufata neza ibikoresho byo ku ishuri ari ubu bukurikira: 

    - Kubyoza; 

    - Kubihanagura; 

    - Gufunika ibitabo cyangwa amakayi;  

    - Guconga neza ikaramu y’igiti ukoresheje agacongakaramu y’igiti 

    - Gupfundikira ikaramu igihe itari gukoreshwa. 

    • Nshoboye gufata neza no gusukura ibikoresho bikoreshwa ku ishuri no kubibika neza mbirinda kwangirika.




    • UMUTWE WA 2: IBIKINISHO, IBIKORESHO BINYURANYE N'IMFASHANYIGISHO

      Uyu mutwe uraguha ubushobozi bwo kwikorera ibikinisho n’imfashanyigisho waguraga mu maduka. Ibyo bikoresho uzabikenera mu buzima bwawe bwa buri munsi, mu mikino ndetse no mu masomo wiga.

      2.1 Ni gute wakora inyoni mu rupapuro?

      Igikorwa cya 1 

      1. Itegereze aya mashusho 

      2. Fata urupapuro rwakoreshejwe utagikeneye rufite byibura uruhande rwa cm 20. 

      3. Kata urwo rupapuro ku buryo impande zarwo enye zingana (ikitonderwa: mu gukata urupapuro, irinde kuba wakwikomeretsa). 

      4. Zinga urwo rupapuro ukoremo inyoni nk’uko bigaragara ku gishushanyo, ukurikiza intambwe zose zatanzwe uko ari 14. 

      5. Gurutsa mu busitani bw’ishuri, igikinisho kimeze nk’inyoni wakoze.

      Ibikoresho: umukasi, urupapuro


      Nshoboye gukora agakinisho kameze nk’inyoni mu rupapuro nkurikije intambwe zatanzwe mu gitabo.


      2.2 Ni gute wakora kare n’urukiramende mu rupapuro?

      Igikorwa cya 2 

      1. Itegereze aya mashusho (1, 2 na 3

      2. Fata urupapuro rufite byibura uruhande rwa cm 10. 

      3. Shushanya kuri urwo rupapuro ikinyampande enye gifite imfuruka zigororotse, kandi buri ruhande rungana na cm 5.

      4. Kata urwo rupapuro ukoresheje umukasi ukurikije umuzenguruko w’icyo kinyampande enye (Ikitonderwa: mu gukata urupapuro, irinde kuba wakwikomeretsa). 

      5. Ongera ufate urupapuro rufite byibura uruhande rwa cm 10. 

      6. Shushanya kuri urwo rupapuro ikinyampande enye gifite imfuruka zigororotse, gifite impande ebyiri ziteganye zingana (cm 5 na cm 8) 

      7. Kata urwo rupapuro ukoresheje umukasi ukurikije umuzenguruko w’icyo kinyampande. 

      Ibikoresho: urupapuro, umukasi, agacamurongo n’ikaramu.



      Nshoboye gukora ibinyampande enye (kare n’urukiramende) mu rupapuro nkurikije intambwe zatanzwe mu gitabo.


      2.3 Ni gute wakora imodoka mu bikenyeri?

      Igikorwa cya 3 

      1. Itegereze amashusho ari hasi (1, 2, 3, 4, 5, na 6

      2. Egeranya ibikoresho uri bukenere (ibikenyeri, icyuma, utugozi, uduti dukomeye, udufuniko tw’amacupa, agasumari, agati karekare). 

      3. Kata (vuna) ibikenyeri maze ubiteranye ukurikije intambwe zatanzwe mu gitabo zo gukora imodoka. (Ikitonderwa: mu gukata no gukongora ibikenyeri, irinde kuba wakwikomeretsa.) 

      4. Gendesha iyo modoka wakoze. Ese amapine yayo arikaraga?

      Ibikoresho: ibikenyeri, icyuma, uduti dukomeye, udufuniko tw’amacupa, udusumari.


      Nshoboye gukora agakinisho kameze nk’imodoka mu bikenyeri n’uduti dukomeye nkurikije intambwe zatanzwe mu gitabo.

      2.4 Ni gute wakora agakinisho kaguruka budege mu icupa rya purasitike ririmo ubusa?

      Igikorwa cya 4 

      1. Itegereze amashusho ari hasi (1, 2, 3, 4 na 5

      2. Egeranya ibikoresho uri bukenere (urwembe, icupa rya purasitike ririmo ubusa, agati karekare/agasinga, agasumari ko gutoboza). 

      3. Kata icupa rya purasitike ririmo ubusa wifashishije urwembe, ukurikize intambwe ziri ku mashusho maze ushyiremo agati ko gufata ugurutsa icyo gikinisho. (Ikitonderwa: mu gukata icupa rya purasitike, irinde kuba wakwikomeretsa.) 

      4. Gurutsa igikinisho wakoze. Ibikoresho: urwembe, icupa rya purasitike ririmo ubusa, agati karekare/agasinga, agasumari ko gutobora. 



      Nshoboye gukora agakinisho kaguruka budege mu icupa rya parasitike ririmo ubusa nkurikije intambwe zatanzwe mu gitabo.

      2.5 Ni gute wakora mu bikarito isaha yo kumanika mu ishuri? 

      Igikorwa cya 5 

      1. Itegereze amashusho ari hasi (1, 2, 3, 4, 5, 6, 7 na 8

      2. Egeranya ibikoresho uri bukenere (umukasi, igikarito, agati gakomeye/agasumari, ikaramu, urupapuro rukomeye, agacaruziga). 

      3. Kata igikarito wifashishije umukasi, ukurikize intambwe ziri ku mashusho maze ukore isaha y’igikinisho yo kumanika mu ishuri. (Ikitonderwa: mu gukata igikarito, irinde kuba wakwikomeretsa.) 

      4. Gereranya isaha wakoze n’iyo mugenzi wawe yakoze. Inziza ni iyihe? 

      Ibikoresho: umukasi, igikarito, agati gakomeye/agasumari, ikaramu, urupapuro rukomeye, icyuma.


      Nshoboye gukora isaha yo kumanika mu ishuri mu bikarito nkurikije intambwe zatanzwe mu gitabo.


      2.6 Ni gute wabumba ishusho isa n’ihene mu ibumba?

      Igikorwa cya 6 

      1. Itegereze amashusho ari hasi (1, 2, 3, 4, 5, 6, 7 na 8

      2. Tegura ibumba, umucanga muto n’amazi. 

      3. Vanga ibumba n’umucanga (ibipimo 2 by’ibumba ku gipimo kimwe cy’umucanga mutoya). 

      4. Kata ibumba urivanga n’umucanga n’amazi kugeza rinoze. 

      5. Bumba ishusho isa n’ihene mu ibumba ukurikije intambwe zatanzwe ku mashusho ari hasi. 6. Anika iryo shusho ahantu hatagera izuba (kugirango ridasatagurika). 

      Ibikoresho: ibumba, umucanga muto, amazi.



      Nshoboye kubumba ishusho isa n’ihene mu ibumba nkurikije intambwe zatanzwe mu gitabo.


      2.7 Ni gute wabumba ishusho isa n’inyoni mu ibumba?

      Igikorwa cya 11 

      1. Itegereze amashusho ari hasi (1, 2, 3, 4, 5, 6, 7 na 8

      2. Tegura ibumba, umucanga muto n’amazi. 

      3. Vanga ibumba n’umucanga (ibipimo 2 by’ibumba ku gipimo kimwe cy’umucanga mutoya). 

      4. Kata ibumba urivanga n’umucanga n’amazi kugeza rinoze.

      5. Bumba ishusho isa n’inyoni mu ibumba ukurikije intambwe zatanzwe ku mashusho ari hejuru. 

      6. Anika iryo shusho ahantu hatagera izuba (kugirango ridasatagurika). 

      Ibikoresho: ibumba, umucanga muto, amazi. 


      Nshoboye kubumba ishusho isa n’inyoni mu ibumba nkurikije intambwe zatanzwe mu gitabo.




      • UMUTWE WA 3 : INSHUTI YANJYE MUDASOBWA

        Mudasobwa ni igikoresho gikoreshwa henshi mu buzima bwa buri munsi. Uyu mutwe uzagufasha kuvumbura no gutandukanya ibice by’ingenzi bya mudasobwa, kumenya umumaro wabyo no kwitwararika mu buryo bwo kuyikoresha mu ishuri no mu rugo.

        3.1 Ni ibihe bice by’ingenzi bigaragara inyuma kuri mudasobwa?

        Igikorwa 

        1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, c na d). 

        2. Fungura mudasobwa yawe, uyitereke imbere yawe ku meza. 

        3. Vuga amazina y’ibice (1, 2, 3, 4, 5, 6, 7) biri ku mashusho a, b, c na d.



        Mvumbuye ko 

        Ibice by’ ingenzi bya mudasobwa ari: 

        1. Screen/monitor 

        2. Antenna 

        3. Mwandikisho ( Keyboard ) 

        4. TouchPad 

        5. Battery 

        6. Indahuzo ( Charger/Adapter ) 

        7. computer case


        3.2 Ni uwuhe mumaro w’ibice bigaragara inyuma kuri mudasobwa ukoresha ku ishuri?

        Igikorwa 

        1. Itegereze aya mashusho ari hasi (a, b, c na d

        2. Fungura mudasobwa yawe, uyitereke imbere yawe ku meza. 

        3. Sobanura umumaro wa buri gice (1, 2, 3, 4, 5, 6, 7)  bakwereka ku mashusho akurikira.



        Mvumbuye ko 

        Akamaro  k’ibice  by, ingenzi bigaragara inyuma  bya mudasobwa ari aka gakurikira: 

        1. Screen/monitor: Igice dusomeraho ibyanditse cyangwa tureberaho amashusho biri muri mudasobwa. 

        2. Antennae: uduce tubiri twa mudasobwa dukurura interineti muri mudasobwa. 

        3. Mwandikisho ( Keyboard ): Igice kidufasha kwandika muri mudasobwa. 

        4. TouchPad: Igice umuntu anyerezaho urutoki ashaka guhitamo amakuru areba kuri screen ya mudasobwa. 

        5. Battery: Agace ka mudasobwa kabika umuriro mudasobwa ikoresha. 

        6. Indahuzo ( Charger/Adapter ): Umugozi  winjiza umuriro  muri mudasobwa icometse ku mashanyarazi. 

        7. Computer case: Ni igice kibitsemo ibice by’imbere bya mudasobwa.


        3.3 Ni gute twafata neza mudasobwa?

        Igikorwa 

        1. Itegereze aya mashusho  akurikira (a na b

        2. Sobanura ibyo aba banyeshuri bari gukora kuri buri shusho. 

        3. Ninde muri aba banyeshuri uri guhanagura mudasobwa ye mu buryo bwiza? Kubera iki? 

        4. Ni iki kindi wakwirinda kugirango mudasobwa yawe uyifate neza itangirika?


        Mvumbuye ko 

        Mudasobwa igomba kubungwabungwa kandi igafatwa neza ku buryo  bukurikira:  

        • kwirinda kuyisukaho amazi cyangwa kuyinyagiza;  

        • kwirinda kuyitura hasi;  

        • kwirinda kuyishyira ahantu hari ubushyuhe bukabije; 

         • kwirinda kuyitereka ahantu hatuma idasohora ubushyuhe (Urugero: Ku buriri, mu ntebe ahari igodora). 


        3.4 Ni ubuhe buryo buboneye bwo kwicara ukoresha mudasobwa?

        Igikorwa 

        1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, c, na d)  

        2. Itegereze neza uburyo abanyeshuri bicaye.  Uwicaye neza ni uwuhe? Kubera iki? 

        3. Gira inama uwicaye nabi kugirango yicare neza.


        Mvumbuye ko 

        Ukoresha mudasobwa agomba kwicara mu buryo bukurikira: 

        • Kwicara mu ntebe wemye; 

        • kwicara umugongo udahese kandi wegamiye intebe; 

        • kwirinda kwegereza mudasobwa amaso yawe igihe icanye; 

        • kwirinda kuyishyira ku bibero igihe uyikoresha;  

        • kwirinda kwicara wihengetse.


        3.5 Ni izihe ngaruka zikomoka ku kwicara nabi ukoresha mudasobwa?

        Igikorwa 

        1. Itegereze aya mashusho akurikira (a na b

        2. Hitamo ishusho y’umunyeshuri yaba igaragaza ingaruka zo kwicara nabi ukoresha mudasobwa. 

        3. Rondora izindi  ngaruka zo kwicara nabi ukoresha mudasobwa.


        Mvumbuye ko 

        Kwicara nabi igihe nkoresha mudasobwa byantera ingaruka zikurikira  

        • Kurwara amaso 

        • Kurwara umugongo 

        • Guhetama uruti rw’umugongo.





        • UMUTWE WA 4 : UMWUKA N'UMUYAGA

          Gukora neza ibikorwa biri muri uyu mutwe bizagufasha kuvumbura ukubaho k’umwuka, gusobanura ibiranga umwuka, kurondora akamaro k’umwuka, gusobanura isano iri hagati y’umwuka n’umuyaga, gutandukanya amoko y’umuyaga ndetse no kumenya kwirinda ingaruka mbi z’umuyaga.


          4.1 Ni ibiki biranga umwuka?

          Igikorwa 

          1. Itegereze aya mashusho akurikira hasi (a, b, c, d na e

          2. Fata icupa ry’amazi ripfundikiye ritarimo amazi. Ese kuba ritarimo amazi ririmo ubusa? Niba ritarimo ubusa ni irihe bara ry’ikintu kiri muri iryo cupa? 

          3. Wifashishije ipompo ihaga umwuka mu igare, fungisha urutoki umunwa w’ipompo maze uhage umwuka urutoki rugifunze umunwa w’ipompo. Umwuka urimo wumvise umeze gute? 

          4. Inukirize umwuka uri mu icupa ryavuyemo amazi yo kunywa. Impumuro yawo ni iyihe? 

          5. Haga umwuka mu gipirizo, maze nurangiza ugifungure wa mwuka ushiremo. Wasobanura ibara ry’umwuka usohotse mu gipurizo?




          Mvumbuye ko 

          • Umwuka ubaho kandi utandukanye n’ubusa; 

          • Umwuka ufite ibiwuranga bikurikira: 

          - Nta mubyimba bwite umwuka ugira (urafobagana kandi ukareguka); 

          - Nta foromo/ishusho ifatika umwuka ugira (umwuka ufata iforomo y’icyo urimo) nk’ishashi, icupa n’ibindi, 

          - Nta bara umwuka ugira; 

          - Nta mpumuro umwuka ugira.


          4.2 Ni akahe kamaro k’umwuka?

          Igikorwa 

          1. Itegereze aya mashusho ari hasi (a, b, c, na d )  

          2. Aba bana tubona  ku mashusho  bari  ahantu  hafite umwuka? Uwo mwuka umeze ute? sobanura 

          3. Wifashishije ipompo ihaga umwuka mu igare, ongera umwuka mu mupira wo gukina ndetse no mu ipine ry’igare. Ese umupine cyangwa  umupira wo gukina bijya byuzura umwuka? 

          4. Cana buji ebyiri, imwe uyitwikirize ikirahure kimwe gitoboye mu ndiba, indi iyitwikirize ikindi kirahure kidatoboye mu ndiba (nk’uko bigaragara ku gishushanyo kiri ku rupapuro rukurikira). Ubonye iki? 

          5. Hungiza amakara ari kwaka ku mbabura. Kubera iki amakara ahita atukura cyane? 



          Mvumbuye ko 

          • Ibinyabuzima (umuntu, inyamaswa n’ibimera) bihumeka umwuka mwiza; 

          • Umwuka bawuhaga mu mapine y’ibinyamitende/ ibinyabiziga (imodoka, ipikipiki, igare, ...), mu mupira wo gukina , mu bipurizo n’ibindi. 

          • Umwuka utuma umuriro waka.


          4.3 Ni irihe sano riri hagati y’umwuka n’umuyaga?

          Igikorwa 

          1. Itegereze aya mashusho ari hasi (a na b

          2. Kubera iki hari  buji yaka urumuri n’umwotsi  byayo byahinduye ikerekezo cyaho buji yarebaga? 

          3. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’umwuka n’umuyaga?


          Mvumbuye ko 

          Umuyaga ari umwuka ugenda ufite umuvuduko uri hejuru ugereranyije n’umuvuduko usanzwe w’umwuka.


          4.4 Ni ayahe moko y’umuyaga ?

          Igikorwa 

          1. Itegereze aya mashusho ari hasi (a, b, c na d). 

          2. Sobanura ibigaragara ku mashusho (a, b, c na d). 

          3. Erekana kuri ibi bishushanyo ahari: 

          (1) akayaga gake, 

          (2) serwakira, 

          (3) inkubi y’umuyaga, 

          (4) umuyaga wo mu rugero.



          Mvumbuye ko 

          Umuyaga ugira amoko akurikira: akayaga gake, umuyaga wo mu rugero, serwakira n’inkubi y’umuyaga. 

          1. Akayaga gake ni umuyaga uhuha buhoro; 

          2. Umuyaga wo mu rugero ni umuyaga uhuha ukabona bimwe  mu bidukikije binyeganyega ariko udashobora  kubyangiza; 

          3. Serwakira ni umuyaga mwinshi cyane ugenda usakuma ibyo usanze mu nzira . Akenshi ugenda wizunguza kandi ukagaragara cyane ahantu hatari ibyatsi, hari ubutaka gusa;

          4. Inkubi y’umuyaga ni umuyaga ufite imbaraga nyinshi  cyane, ushobora no kurimbura ibiti cyangwa ugasenya amazu (umuyaga ushobora guteza isuri).


          4.5 Ni izihe ngaruka z’umuyaga?

          Igikorwa 

          1. Itegereze aya mashusho akurikira hasi (a, b, c na d). 

          2. Erekana ku mashusho akurikira aho ubona ibyiza by’ umuyaga n’aho ubona ingaruka mbi zawo. Tanga ibisobanuro.





          Mvumbuye ko 

          Ibyiza by’umuyaga ari kumisha imyenda no gutanga amafu, 

          Ingaruka mbi z’umuyaga ari ugusenya inyubako (amazu, ....) kwangiza ibimera no guteza isuri.


          4.6 Ni gute twakwirinda ingaruka mbi z’umuyaga?

          Igikorwa 

          1. Itegereze aya mashusho akurikira hasi (a, b, c na d

          2. Ni akahe kamaro  ibiti bikikije amazu bifite? 

          3. Sobanura uburyo dushobora kwirinda ingaruka mbi z’umuyaga. 



          Mvumbuye ko 

          Uburyo bwo kwirinda ingaruka mbi z’umuyaga ari:  

          • Gutera ibiti ku misozi ni ahakikije inyubako cyangwa  ibihingwa; 

          • Kubaka inzitiro hifashishijwe ubwoko bw’ibiti byabugenewe.




          • UMUTWE WA 5 : UBUTAKA

            Iwanyu aho utuye, aho unyura ndetse n’aho wigira, uhabona ibintu byinshi. Mubyo ubona harimo n’ubutaka. Ugomba kwibaza niba ubutaka bwose bumeze kimwe, akamaro kabwo ndetse n’ibishobora kubwangiza kugira ngo umuntu ashobore kuburinda ibyabwangiza byose. 

            5.1 Amoko y’ubutaka ni ayahe?

            Igikorwa 

            1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, na c

            2. Aba banyeshuri bari gukora iki? 

            3. Gereranya ingano y’amazi avuye mu butaka kuri buri shusho. 

            4. Sobanura impamvu amazi avuye mu butaka atangana ku mashusho yose.



            Mvumbuye ko 

            Habaho amoko atatu y’ubutaka: 

            1. Ubutaka bw’ibumba ni ubutaka amazi atinjira ngo ahitemo yihuta;  

            2. Ubutaka bw’urusenyi ni ubutaka amazi yinjiramo agahitamo yihuta; 

            3. Ubutaka bw’imberabyombi ni ubutaka bufata amazi (ahita ni make).


            5.2 Ese ubutaka bufite akahe kamaro?

            Igikorwa 

            1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, c, d, e, f, g na h

            2. Abantu bari ku mashusho (a, b, c, d, e, f, g na h) bari gukora iki? 







            Mvumbuye ko 

            • Ubutaka bw’imberabyombi ari ubutaka buberanye no guhinga; 

            Ubutaka bw’urusenyi ari ubutaka bwo gukoramo ibikoresho  by’ ubwubatsi  (amatafari, amategura n’ibindi....) ndetse no kubwubakisha; 

            • Ubutaka bw’ibumba ari  ubutaka bwo  kubumbamo ibikoresho binyuranye (amategura, inkono, imitako, n’ibindi...).


            5.3 Ni ibiki byangiza ubutaka?

            Igikorwa 

            1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, c na d

            2. Ni ibiki ureba ku mashusho a, b, c na d

            3. Erekana ishusho ubona ko ubutaka buriho bwahuye n’ikibazo cyangiza ubutaka? Icyo kibazo ni ikihe? Cyatewe n’iki? Sobanura. 

            4. Wakora iki kugira ngo urinde kwangirika k’ubutaka?



            Mvumbuye ko 

            Ubutaka bwangizwa n’ ibi bikurikira: 

            • amazi y’imvura;

            • umuyaga (serwakira), cyangwa inkubi y’umugaga;  

            • umuriro (utwika imisozi); 

            • imyanda itabora bajugunya mu mirima.


            5.4 Ni izihe ngaruka z’amazi ku butaka?

            Igikorwa 

            1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, c na d

            2. Ni ikihe gishushanyo kigaragaza akamaro k’amazi ku butaka? 

            3. Ni ikihe gishushanyo kigaragaza aho amazi yangije ubutaka?



            Mvumbuye ko 

            1. Ibyiza by’amazi ku butaka ari uko: 

             - amazi abobeza ubutaka buhingwa; 

            - amazi atuma ibimera ku butaka bikura neza. 

            2. Ibibi by’amazi ku butaka: 

            - gutera isuri; 

            - gutera inkangu; 

            - gutwara ifumbire y’ubutaka buhingwa.


            5.5   Ni gute twarinda ubutaka kwangirika?

            Igikorwa 

            1. Itegereze aya mashusho akurikira (a na b). 

            2. Wakora iki  kugira ngo urinde ubutaka kwangirika?


            Mvumbuye ko 

            Turinda ubutaka kwangirika dutera ibiti 

            Turinda ubutaka kwangirika duca imirwanyasuri. 

            Turinda ubutaka kwangirika Twirinda gutwika imisozi; 

            Turinda ubutaka kwangirika Twirinda imyanda itabora ku butaka buhingwa.



            • UMUTWE WA 6 : IBIMERA

              Aho dutuye haboneka ibimera bitandukanye, bimwe birimeza ibindi birahingwa. Byose bifite akamaro kanini ku bantu, ku nyamaswa no ku bidukikije. 

              6.1 Ni ibihe bice by’ingenzi dusanga ku kimera?

              Igikorwa 

              1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, na c); 

              2. Ikimera  gifite ibihe bice by’ingenzi?  

              3. Sobanura akamaro ka buri gice usanga ku kimera.




              Mvumbuye ko 

              Ikimera gifite ibice by’ingenzi bikurikira: imizi, uruti, amababi, indabyo n’imbuto. 

              Buri gice k’ikimera gifite akamaro kihariye  

              • Imizi: gufatisha ikimera no kukivomera mu butaka ibigitunga 

              • Uruti (n’amashami): gufata amababi, indabo n’imbuto, rugatwara ibitunga ikimera biva mu mizi bijya mu bindi bice byacyo; 

              • Amababi: atunganya ibitunga ikimera 

              • Indabo: zitanga imbuto. 

              • Imbuto: zitanga ikimera gishya.


              6.2 Ibimera tubona bifite uwuhe mumaro?

              Igikorwa 

              1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, c, d, e, f, g, h, i na j). 

              2. Sobanura ibyo ureba ku mashusho (a, b, c, d, e, f, g, h, i na j). 

              3. Ni ayahe matsinda 2 y’ibimera usanga ku mashusho. 

              4. Uhereye kuri ayo mashusho, ni akahe kamaro ubona ibimera bidufitiye? 






              Mvumbuye ko 

              Ibimera bigabanyijemo amatsinda abiri 

              Ingengabukungu: kawa, icyayi, ibireti, ipamba n’ibindi. 

              Ingandurarugo: ibirayi, ibishyimbo, igitoki  n’ibindi. Ibindi bimera bifite akamaro  ku buryo bukurikira. 

              Ibikoreshwa mu buvuzi: umuravumba, inturusu n’ibindi. 

              Ibikoreshwa mu gutegura (gutaaka): indabo. 

              Ibirwanya isuri: setariya, urubingo n’ibindi. 

              Ibikoreshwa mu gutanga inkwi no gutanga imbaho: inturusu, gereveriya, pinusi, umusave, isipure. 

              Ibikoreshwa mu kuzitira: umuyenzi, umuvumu n’ibindi.



              • UMUTWE WA 7 : URUMURI N'UBUSHYUHE

                Ahadukikije, imirimo ishobora gukorwa ku manywa cyangwa igakomeza no mu masaha dukeneramo urumuri rutari izuba. Bimwe mu bitanga  urumuri  bishobora kandi no gutanga  ubushyuhe.

                7.1 Urumuri tubona rukomoka hehe?

                Igikorwa 

                1. Itegereze aya mashusho  akurikira (a, b, c, d, e na f

                2. Sobanura ibyo ureba ku mashusho akurikira. Ayo mashusho yose ahuriye ku ki? 

                3. Rondora ibintu uzi bitanga urumuri.



                Mvumbuye ko 

                • Habaho urumuri, umwijima n’igicucu. 

                • Ibitanga urumuri by’ingenzi ni: izuba, isitimu, umuriro, buji, itadowa, itara rya peterori, itara ry’amashanyarazi, umwambi w’ikibiriti, itara rya gazi, inkwi mu ziko n’ibindi... 


                7.2 Umwijima ni iki?

                Igikorwa 

                1. Itegereze aya mashusho  akurikira (a, b na c). 

                2. Ni iki gitandukanya ibice bibiri bigize ishusho a 

                3. Umuntu uri ku ishusho c ashobora kubona n’amaso ikintu ashaka muri kiriya cyumba? Kubera iki? 

                4. Kora icyumba cy’umukara upfuka ku madirishya n’umuryango, ku buryo nta rumuri rwinjira. Sobanura, umwijima ni iki.?

                Mvumbuye ko Habaho umwijima iyo nta rumuri ruhari.


                7.3 Ni irihe sano riri hagati y’urumuri n’igicucu?

                Igikorwa 

                1. Itegereze aya mashusho  akurikira (a, b na c). 

                2. Ibishushanyo umaze kwitegereza birerekana iki?. 

                3. Ni ukubera iki ibicucu bigaragara ku mashusho (a, b, na c)  bifite uburebure butandukanye? 

                4. Ni akahe kamaro k’izuba mu kubaho kw’igicucu? 

                5. Pima uburebure bw’igicucu k’igiti kiri ku ishuri mu bihe bitandukanye by’umunsi (mu gitondo, ku manywa, ku mugoroba) unasobanure impamvu ibyo bicucu bifite uburebure butandukanye. 

                6. Wifashishije itoroshi, kora igicucu k’ikayi n’ikaramu mu ishuri.Uhereye kuri ibyo, wavuga ko igicucu ari iki?  



                Mvumbuye ko Igicucu ari ishusho y’ikintu gikingirije igitanga urumuri kuri icyo  kintu.


                7.4 Urumuri rufite akahe kamaro ku binyabuzima? 

                Igikorwa 

                1. Itegereze aya mashusho akurikira (a na b ); 

                2. Amashusho a na b arerekana iki? 

                3. Reba ahari ubusitani butoshye ku ishuri ryawe, ibimera   ubitwikirize ikintu (ibuye ribwase), gituma izuba ritabigeraho, utegereze icyumweru (iminsi 7), nyuma ukureho rya buye. Ubonye iki? Sobanura akamaro urumuri rufitiye ibimera.



                Mvumbuye ko 

                • Urumuri rumurikira abantu  bakareba neza.Urumuri rwirukana umwijima;  

                • Urumuri rutuma ibimera  bikomeza kugira ibara ry’icyatsi kibisi.


                7.5 Ibibi by’urumuri ni ibihe? Wabyirinda gute? 

                Igikorwa 

                1. Itegereze aya mashusho  akurikira (a, b, c na d). 

                2. Amashusho (a, b, c na d) arerekana iki? 

                3. Ku mashusho (a, b, c na d) hitamo ishusho y’umwana usoma  kandi  yirinda ibibi by’urumuri. Sobanura impamvu ari yo uhisemo. 

                4. Ni ibihe bibi by’urumuri rwinshi cyangwa se urumuri ruke? 


                Mvumbuye ko 

                • Urumuri rwinshi rwangiza amaso. 

                • Urumuri rudahagije narwo rwangiza amaso. Kwirinda  ibibi by’urumuri: 

                • Twirinda gusomera ku rumuri rwinshi cyangwa ruke cyane. 

                • Twirinda kureba/gusomera ku zuba ryinshi  nta  ndorerwamo zabugenewe. 


                7.6 Ubushyuhe twumva buturuka he?

                Igikorwa 1. Itegereze aya mashusho  akurikira (a, b, c, d, e na f ). 

                2. Amashusho a, b, c, d, e na arerekana iki? 

                3. Ibintu bigaragara ku mashusho a, b, c, d, e na f  bishobora gutanga ubushyuhe ni ibihe? 

                4. Rondora ibintu mukoresha iwanyu mu rugo bitanga ubushyuhe?


                Mvumbuye ko 

                Ibitanga ubushyuhe ari: izuba, buji, itadowa, itara rya peterori, itara ry’amashanyarazi, umwambi w’ikibiriti, itara rya gazi, inkwi mu ziko n’ibindi.


                7.7 Ese ubushyuhe bufite akahe kamaro?

                Igikorwa 

                1. Itegereze aya mashusho  akurikira (a, b, c na d). 

                2. Amashusho a, b, c na d arerekana iki? 

                3. Uhereye ku mashusho a, b, c na d sobanura akamaro k’ ubushyuhe  ku binyabuzima.



                Mvumbuye ko 

                Ubushyuhe bufite akamaro ko 

                • guteka ibyo kurya;  

                • kugabanya ubukonje mu nyubako zinyuranye;  

                • kumisha imyenda cyangwa imyaka;  

                • gufashya inyamaswa zikiri ntoya gukomeza kubaho (imishwi y’inkoko).


                7.8 Ni izihe ngaruka zituruka ku bushyuhe?

                Igikorwa 

                1. Itegereze aya mashusho  akurikira (a na b). 

                2. Amashusho a na b arerekana iki? 

                3. Ni ibihe bintu bigaragaza ibibi by’ubushyuhe ku mashusho a na b muri iki gitabo? 

                4. Ni gute twakwirinda ingaruka ziterwa n’ubushyuhe cyangwa urumuri?


                Mvumbuye ko 

                Ubushyuhe butera ingaruka zikurikira: 

                • Gutakaza amazi menshi y’ibinyabuzima; 

                • Kwangiza/gushiririza ibyo kurya batetse; 

                • Kumisha ibimera ku misozi/mu murima; 

                • Gutwika imisozi (imiriro yo ku misozi).


                7.9 Ni ayahe moko y’ibipimo by’ubushyuhe uzi?

                Igikorwa 

                1. Itegereze aya mashusho  akurikira (a, b, c na d). 

                2. Amashusho a, b, c na d arerekana iki? 

                3. Ugendeye ku mashusho a, b, c na d tandukanya amoko y’ibipimo by’ubushyuhe usanga ku mashusho akurikira hasi. 

                4. Ni akahe kamaro k’ibipimo by’ubushyuhe? 

                5. Ni ibihe bice bigize igipimo cy’ubushyuhe? 



                Mvumbuye ko 

                Amoko y’ibipimo by’ubushyuhe ari atatu: 

                • Igipimo cyo kwa muganga 

                • Igipimo cyo muri laboratwari 

                • Igipimo cyo mu bumenyi bw’ikirere 

                Akamaro k’igipimo cy’ubushyuhe ari kwerekana ingano y’ubushyuhe nyakuri bw’umuntu, ikintu cyangwa ahantu. 

                Igipimo cy’ubushyuhe kigizwe n’ibice bitatu: agatembo, umutwe n’igihimba. 


                7.10  Ni gute napima ubushyuhe bw’umubiri wange?

                Igikorwa 

                1. Itegereze aya mashusho  akurikira (a, b, c na d). 

                2. Amashusho a, b, c na d arerekana iki? 

                3. Pima ubushyuhe bw’umubiri wawe ukurikije izi ntambwe:        

                - Kunguta igipimo cy’ubushyuhe kugeza kikweretse umubare 0. 

                - Shyira igipimo mu kwaha utegereze iminota itatu,  

                - Vana igipimo cy’ubushyuhe mu kwaha maze usome imibare igipimo kikwereka.



                Mvumbuye ko 

                Gupima ubushyuhe bw’umubiri w’umuntu ukurikiza izi ntambwe: 

                • Kugarura igipimo kuri 0; 

                • Gushyira igipimo mu kwaha; 

                • Gusoma imibare y’igipimo cy’ubushuye nyuma y’iminota 3.


                7.11  Ni irihe sano riri hagati y’ibitanga urumuri n’ibitanga ubushyuhe? 

                Igikorwa 

                1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, c, d, e, f na g).   

                2. Amashusho a, b, c, d, e, f na g arerekana iki? 

                3. Ni ibihe  bitanga  urumuri n’ubushyuhe usanga ku mashusho  a, b, c, d, e, f na g

                4. Ese ibitanga urumuri byose, bitanga n’ubushyuhe? Sobanura igisubizo cyawe utanga n’ingero.



                Mvumbuye ko 

                • Byinshi mu bitanga urumuri bitanga n’ubushyuhe. 

                Urugero: izuba, isitimu, umuriro, buji, itadowa, itara  rya peterori, itara ry’amashanyarazi, umwambi w’ikibiriti, itara rya gazi, inkwi mu ziko n’ibindi.

                 • Hari udusimba bita inyenyeri dutanga urumuri ariko tudatanga ubushyuhe. 





                • UMUTWE WA 8 : IBYUMVIRO

                  Umubiri w’umuntu ufite ibice bitandukanye kandi byuzuzanya mu gutanga umuntu wuzuye. Kugira ngo umuntu abone amakuru aturutse ku bimukikije  bisaba ko  ibyumviro by’umubiri we byose biba bikora neza. Uyu mutwe uragufasha kumenya  akamaro k’ ibyumviriro by’umubiri ndetse n’uburyo bwo kubifata neza. 

                  8.1 Ni akahe kamaro k’ibyumviro by’umubiri w’umuntu.? 

                  Igikorwa 

                  1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, c, d na e).   

                  2. Amashusho a, b, c, d na e arerekana iki? 

                  3. Aya mashusho akweretse ibyumviro by’umuntu bingahe? 

                  4. Vuga izina rya buri cyumviro cy’umubiri.


                  Mvumbuye ko 

                  Ibyumviro by’umubiri w’umuntu ari bitanu ( 5 ): ijisho, ugutwi, ururimi,  uruhu n’ izuru

                  Akamaro k’ibyumviro by’umubiri w’umuntu. 

                  Ijisho, akamaro k’ijisho ni  ukureba ; 

                  Ugutwi, akamaro k’ugutwi ni ukumva amajwi; 

                  Ururimi, akamaro k’ ururimi ni  ukumva icyanga no gufasha umuntu kumira; 

                  Izuru, akamaro k’izuru ni  uguhumurirwa no gufasha umuntu guhumeka; 

                  Uruhu, akamaro k’uruhu ni ukumenya ikintu gikoze cg kigeze ku mubiri , kurinda umubiri, no kuringaniza ubushyuhe bw’umubiri.


                  8.2 Ni gute nafata neza ibyumviro by’umubiri wange?

                  Igikorwa 

                  1. Itegereze aya mashusho akurikira (a, b, c, d, e na f

                  2. Amashusho (a, b, c, d, e na f) arerekana iki? 

                  3. Erekana aho bitemewe bitari byiza ku bikorwa biri kuri ayo mashusho (a, b, c, d, e na f

                  4. Sobanura uko wafata neza ibyumviro byawe.


                  Mvumbuye ko 

                  Uburyo bwo gufata neza ibyumviro ari: 

                  • Gukaraba  amazi n’isabune umubiri wose;  

                  • Guhanagura mu matwi wifashishije agatambaro gafite isuku  

                  • Koza mukanwa umaze kurya;

                   • Gusukura amazuru wifashishije agatambaro gafite isuku umuswari (umushwari); 

                  • Gukaraba amazi meza n’ isabune mu maso;  

                  • Kwivuza igihe urwaye. 


                  Ibitabo byifashishijwe mu gutegura iki gitabo

                  1. MINEDUC (1997). Integanyanyigisho y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga Riciriritse mu mashuri abanza. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Integanyanyigisho, Kigali. 

                  2. MINEDUC (2009). Social Studies Curriculum for Rwanda’s Basic Education Programme, Year 1 to 6. National Curriculum Development Centre, Kigali. 

                  3. MINEDUC (2015). Competence – Based Curriculum Framework, Pre-primary to Upper Secondary. Rwanda Education Board, Kigali. 

                  4. MINEDUC (2015). Integanyanyigisho y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga Riciriritse, Ikiciro Cya Mbere Cy’amashuri Abanza. Rwanda Education Board, Kigali.