Topic outline

  • General

  • Umuryango wange

    pic4

    Inzu yacu

    picture1  Inzu y’ibyatsi

    picture2 Inzu y’amategura

    pic Inzu y’amabuye n’amabati

    pic3 Inzu y’ibyondo


    1. Wabonye inzu zingahe hano?

    2. Ni iyihe nzu ukunze?


    Inzu ifite ibice bitandukanye.

    Ifite: • Igisenge

            • Inzugi

            • Amadirishya

            • Inkuta

    pic3 Ibice by’inzu


    Igikorwa cya 1.1

    1. Ibi bikoresho byitwa ngo iki?

    pic5

    2. Ubaka akazu gasanzwe.

    Ibikoresho bikenewe

       1. Igipapuro cyabugenewe gikomeye

       2. Kole yo gufatisha 

    Intambwe

            (a) Fata urwo rupapuro rukomeye wateguye maze urucemo uduce tune tungana hamwe n’utundi tubiri. Katamo utundi tubiri tunini ho gato, kamwe ugakoremo umuryango mugari.

    pic6

    (b) Kata agace kamwe kabe umuryango.

     pic7

    (c) Kata akandi gace kavemo amadirishya. 

    pic8

    (d) Duteranye udukoremo akazu gasanzwe. 

    pic9

    (e) Siga amabara urugi n’amadirishya.


    Umwitozo wa 1

    1. Uzuza iyi nteruro ikurikira:

              (a) Inzu yacu iri hafi __________ ishuri ribanza.

             (b) Dutuye __________ y’ akarere.

    2. Inzu y’iwanyu ifite imiryango ingahe?

    Ibikoresho by’ubwubatsi bw’amazu

    Inzu zubakishijwe ibikoresho bitandukanye.

    (a) pic10 Inzu y’ibyatsi

    (b) pic11 Inzu y’amatafari n’amabati

    (c) pic12 Inzu y’amabati n’imbaho

    (d) pic13 Inzu yubakishwa amatafari, sima n’umucanga

    (e) VInzu y’ibyondo

    Igikorwa cya 1.2

    1. Shushanya inzu igizwe n’ibi bikurikira:

    C

    C

    Akamaro k’inzu yacu

    Baza mugenzi wawe uko ubuzima bwamera nta nzu zihari?

    Inzu zifite akamaro kanini.
    Twavuga:

    (a) Tuziryamamo.

    C

    b) Ziturinda ibikoko.

    C

    (c) Ziturinda abajura.

    C

    d) Tuyibikamo ibikoresho.

    V

    Akamaro k’ibintu biri mu nzu yacu
    Ibintu biri mu nzu yacu bifite akamaro gatandukanye.

    Twavuga:

    C

    X

    V

    Igikorwa cya 1.3

    1. Uzuza imbonerahamwe ikurikira:

    V

    Umwitozo wa 2.

    1. Igisenge k’ iyi nzu gikozwe mu ki? ____________. (ibyatsi, amabati)

    X

    2. Iyi nzu yubakishijwe iki? ____________.

    C

    3. Turyama ku ___________ kiri mu nzu. (gitanda, ntebe)

    C

    II. Abagize umuryango

    So yitwa nde?

    Nyoko yitwa nde?

    Ufite basaza na bashiki bawe? Bitwa ba nde?

    Data ni we muyobozi w’umuryango wacu.
    Mama ni umufasha we.
    Abana turabunganira.

    Umuryango ugizwe na:
             • Data
             • Mama
             • Abana

    Soma iyi nkuru

    Nitwa Misago.

    Mushiki wange yitwa Muhuza.

    Dutuye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali.

    Tubana n’ababyeyi bacu.                                            

    Mama yitwa Kwizera .

    Data yitwa Nyarugunga.

    Shushanya umwe mu bagize umuryango wawe.

    Shyiramo amabara.

    C

    Muri bangahe mu muryango wanyu? Bavuge amazina.

    III. Inshingano z’abagize umuryango
    Twese tuvuka mu muryango. Dufite abagize umuryango.
    Ufasha iki ababyeyi bawe?
    Ishingano z’ababyeyi (Data na Mama)
    Ababyeyi bacu bafite inshingano zikurikira:
    (a) Guteza imbere umuryango.

    X

    (b) Kurihira abana amashuri.
    (c) Guhahira no gutunga urugo.
    (d) Kwita ku bana.

    C

    Inshingano z’abana
    Tugomba gukora ibi bikurikira:
    (a) Gufasha ababyeyi imirimo yo mu rugo.

    C

    (b) Kwiga neza.

    C

    (c) Kubaha ababyeyi n’abandi bantu.

    Igikorwa cya 1.4

    1. Ni byiza gufasha ababyeyi? (Yego/Oya).

    2. Ubafasha iki?

    IV. Umuryango muto
    Uyu muryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana

    Mukire ni umugabo wa Mutima.
    Kamikazi ni mukuru wa Uwera.
    Uwera ni murumuna wa Kamikazi.
    Cyusa ni mukuru wa Gisa.
    Cyusa na Gisa ni basaza ba Kamikazi na Uwera.
    Kamikazi na Uwera ni bashiki ba Cyusa na Gisa.

    CUmuryango muto

    Umwitozo wa 3.

    31. Uzuza inyuguti zibura.

    mu--ru wange

    mushi- wawe

    mu-za we

    2. Imiryango ntigomba _______ (urukundo, kurwana).

    Iyo hari____ (amahoro, abanzi) tubaho mu munezero.

    Igiti cy’amasano y’umuryango muto

    V

    Umwitozo wa 4.

    1. So ni ____________.

    2. Nyoko ni ____________.

    3. Murumuna wawe ni ____________.

    Ibyiza by’umuryango muto
    1. Ababyeyi batugurira ibikoresho by’ishuri.

    A

    2. Abagize umuryango baraturinda.

    Z

    3. Baduha ibiribwa.

    Z

    4. Ababyeyi baduha aho kuba.

    C

    6. Batujyana kutuvuza.

    Z

    7. Badutoza indangagaciro z’umuco nyarwanda

    b

    Igikorwa cya 1.5

    1. Sura umwe mu banyeshuri mwigana.

    (a) Mubaze ibi bikurikira.

            (i) Mufite abana bangahe?

            (ii) Vuga ibikoresho byubatse iyi nzu yanyu.

      (b) Ni ubuhe bwoko bw’inzu wabonye kuri uwo muturanyi?

      (c) Vuga amazina y’ababyeyi bawe bombi.

    2. Shushanya usige amabara iyi nzu ikurikira.

    c

    Urutonde rw’amagambo

    (a) Umuryango muto
    (b) murumuna
    (c) Ababyeyi
    (d) Inzu yacu
    Yasome cyane uranguruye ijwi mu ishuri.

  • UMUTWE WA 2:Ibirango by’igihugu

    Ibirango by’igihugu ni ibimenyetso bitandukanya igihugu n’ikindi. Kubera iki turirimba indirimbo yubahiriza igihugu ku ishuri?

    Ibirango by’ Igihugu cy’u Rwanda
    Ni ibi bikurikira:
    (a) Indirimbo yubahiriza Igihugu. (b) Ibendera.
    (c) Ikirangantego.

    I. Indirimbo yubahiriza Igihugu

    Igikorwa cya 2.1

    2.1Kuririmba baranguruye amajwi indirimbo “Rwanda Nziza” mu ishuri.

    Indirimbo yubahiriza Igihugu cyacu yitwa RWANDA NZIZA.

    Z

    Abanyeshuri baririmba indirimbo yubahiriza Igihugu ku ishuri

    Reka turirimbe indirimbo yubahiriza Igihugu.
    Rwanda nziza gihugu cyacu,
    Wuje imisozi ibiyaga n’ibirunga,
    Ngobyi iduhetse gahorane ishya,
    Reka tukurate tukuvuge ibigwi,
    Wowe utubumbiye hamwe twese,
    Abanyarwanda uko watubyaye,
    Berwa, sugira, singizwa iteka.

    Horana Imana murage mwiza,
    Ibyo tugukesha ntibishyikirwa,
    Umuco dusangiye uraturanga,
    Ururimi rwacu rukaduhuza,
    Ubwenge, umutima, amaboko yacu,
    Nibigukungahaze bikwiye,
    Nuko utere imbere ubutitsa.

    Abakurambere b’intwari,
    Bitanze batizigama,
    Baraguhanga uvamo ubukombe,
    Utsinda ubukoroni na mpatsibihugu,
    Byayogoje Afurika yose,
    None uraganje mu bwigenge,
    Tugukomeyeho uko turi twese.

    Komeza imihigo Rwanda dukunda,
    Duhagurukiye kukwitangira,
    Ngo amahoro asabe mu bagutuye,
    Wishyire wizane muri byose,
    Urangwe n’ishyaka, utere imbere,
    Uhamye umubano n’amahanga yose,
    Maze ijabo ryawe riguhe ijambo.

    II. Ibendera ry’Igihugu cy’u Rwanda

    Igikorwa cya 2.2

    M

    Hari ibendera mwaba mwarabonye muri aya?Ibendera ry’u Rwanda ni irihe?

    Ibendera ry’Igihugu cyacu rigizwe n’amabara atatu:
    (a) Ubururu bufite izuba n ‘imirasire y’umuhondo mu mfuruka y’iburyo hejuru
    (b) Umuhondo.
    (c) Icyatsi kibisi.

    H

    Ku ishuri tuzamura ibendera.
    Iryo bendera dushobora no kurisanga ku kagali, ku karere, ku bitaro, ku kibuga k’ indege n’ahandi.

    F

    Ibisobanuro by’amabara agize ibendera ry’u Rwanda
    Iyi mbonerahamwe irerekana amabara y’ibendera ry’Igihugu cy’u Rwanda n’ibisobanuro byayo.

    C

    Igikorwa cya 2.3

    1. Shushanya ibendera werekane amabara yaryo.

    2. Vuga amabara y’ibendera ry’u Rwanda kuva hejuru ukageza hasi.

    Umwitozo wa 5

    Umukino

    Hitamo amabara y’ibendera ryacu.

    F

    Urutonde rw’amagambo

    • Indirimbo yubahiriza igihugu.

    • Ibendera.

    II. Ikirangantego cy’u Rwanda

    N

    Ikirangantego ni ikimenyetso kigaragaza intego z’Igihugu cyacu.

    Igikorwa cya 2.4

    Vuga intego z’igihugu cyacu

    URL: 1
  • UMUTWE WA 3:Abayobozi n’ibirango by’ishuri ryange

    Muri iki gihe tujya ku ishuri kwiga.
    Buri shuri rifite abayobozi barishinzwe.
    Bitwa abayobozi b’ishuri.
    Aka gakuru katwigisha iki?
    Ubuyobozi bw’ishuri

    Shushanya ishuri ryanyu. Vuga amazina y’umuyobozi w’ishuri n’ay’abarimu bakwigisha.

    1. Umuyobozi w’ishuri.


    Ni we ushinzwe ibikorerwa mu kigo byose.
    Umuyobozi w’ishuri ryacu yitwa nde?

    C

    2. Uwungirije umuyobozi w’ishuri.
    Afasha umuyobozi w’ishuri.

    B

    3. Ucunga umutungo.
    Acunga umutungo w’ishuri, akanahemba abakozi .

    V

    Ucunga umutungo agiye kubitsa amafaranga y’ishuri

    4. Umukarani/Umunyamabanga
    Ashinzwe kwandika no gusubiza amabaruwa.

    B

    5. Ushinzwe imyitwarire
    Ashinzwe kunoza imyitwarire y’abanyeshuri

    V

    Umwitozo wa 6

    1. Shyira akamenyetso ka (✓) muyobozi ubona ku ishuri; uwo utabona ushyireho (x)

    Z

    2. Ushobora kuzaba umuyobozi w’ishuri?

    3. Ubaye umuyobozi w’ishuri wakora iki?

    Ibirango by’ishuri
    Ishuri rigira ibirango n’intego byaryo.
    (a) Indirimbo y’ishuri
    Ese uzi indirimbo y’ishuri ryanyu?

    Igikorwa cya 3.1

    Uyu ni Ngabire na Hakizimana. Bararirimba indirimbo y’ishuri ryabo.

    Z

    (b) Umwenda w’ishuri
    Uyu ni Nibagwire na Gafaranga.

    Z

    Aba banyeshuri bambaye neza?
    (c) Ikirangantego k’ishuli
    Ni ikimenyetso kiranga ishuri runaka. Gishyirwa no ku mpuzankano z’abanyeshuri.
    Urugero:

    C

    (d) Intego y’ishuri
    Intego ni ikivugo cyangwa imihigo ishuri ryifuza kugeraho.
    Itegereze na none iyi foto ikurikira.
    Vuga intego z’ishuri zanditse kuri iki cyapa.

    C

    Umwitozo wa 7

    1. (a) Umuyobozi w’ishuri yitwa ____________. (

    b) Umwarimu wawe yitwa ____________.

    2. Umwambaro w’ishuri ryanyu usa gute?

    3. Ririmba indirimbo y’ishuri ryanyu.

    4. Soma uranguruye aya magambo:

      (a) umuyobozi w’ishuri    (b) umwenda w’ishuri

    5. Vuga ku kirangantego cy’ishuri.

    Urutonde rw’amagambo

    Umuyobozi w’ishuri.

    • Uwungirije umuyobozi w’ishuri.

    • Ushinzwe imyitwarire

    • Intego y’ishuri.

    • Impuzankano

  • UMUTWE WA 4:

    Isuku y’umubiri n’iy’imyambaro

    I. Isuku y’umubiri
    Itegereze aya mafoto akurikira.

    Aba bana bagira isuku .
    C B

    Aba bana bagira isuku .
    Aba bo bagira umwanda.

    B

    Uburyo buboneye bwo kwiyuhagira umubiri wose
    Kwiyuhagira ni byiza kuko bituma dukomeza gusa neza.
    Tugomba kwiyuhagira buri munsi umubiri wose.
    Ibi bikoresho bitumarira iki?

    C

    Uko twiyuhagira umubiri wacu

    Dukoresha:
         • Amazi meza
         • Isabune
         • Igitambaro cy’amazi
    (a) Kwiyuhagira umutwe.

    Z

    Umwana wiyuhagira mu mutwe n’amazi mu ibesani

    (b) Kwiyuhagira ahandi hasigaye. Koresha amazi meza n’isabune.

    C

    (c) Oza ibirenge neza.

    C

    (d) Ihanagure amazi.
    Iyumutse bihagije.

    C

    Umwana wihanaguza igitambaro cy’amazi

    (e) Isige amavuta.
    Ambara imyenda isukuye.

    Umwitozo wa 8

    1. Niyuhagira umubiri nkoresheje ___________ n’ __________. Nihanaguza __________.

    2. Uzuza ukoresheje inyuguti.

    (a) Isu___.

    (b) Isabu___.

    (c) Umu___ri.

    (d) Ibesa___.

    Isuku y’intoki n’iy’ibirenge
    Intoki n’ibirenge ni ibice by’umubiri. Tugomba gukaraba intoki kenshi.

    V

    Dukoresha intoki ibintu byinshi.

    Aba bana bari gukoresha iki intoki zabo?

    V

    Uko dukaraba intoki
    Shyira amazi n’isabune mu ntoki.

    Z

    Umuntu ukaraba amazi n’isabune

    Iyunyuguze bihagije.

    C

    Umwana akaraba avuye ku musarane

    Z

    Igikorwa cya 4.2

    Fata ibesani yuzuye amazi. Erekana uko bakaraba.

    Isuku y’ibirenge
    Ibirenge byacu ni ingirakamaro.

    Z

    Tugomba guhora twoza ibirenge ndetse tukanabyumutsa.
    Bidufasha: • Kugenda
                        • Kwiruka
                        • Gukina

    V

    Koresha amazi meza n’isabune.
    Ihanagure bihagije.
    Ujya woga ibirenge mbere yo kujya kwiga?
    Isuku y’amaso n’ iy’ amatwi
    Amaso
    Karaba mu maso buri munsi.

    C

    Niba ufite ikibazo cy’amaso jya kwa muganga w’amaso.
    Amaso yacu adufasha kureba ibintu, abantu n’ahantu.

    X

    Abana bari gusubiramo amasomo

    TwibukeNitubona mugenzi wacu ufite ikibazo cy’amaso, tujye tumufasha.

    Ntitukage tumuvangura.

    Amatwi
    Amatwi adufasha kumva ibidukikije.

    V

    Tugomba kwita ku matwi yacu.
    Igihe usukura amatwi, koresha amazi y’akazuyazi n’agatambaro kumutse kandi gafite isuku ihagije.
    Koresha agapamba gato gasukuye.

    Amafoto akurikira aratwereka uko twafata neza amatwi yacu.

    Ikitonderwa

    1. Ntugashyire ikintu mu matwi.

    V

    2. Jya kwa muganga igihe urwaye.

    V

    Igikorwa cya 4.3

    4.3. Koresha ibibikurikira usukure amatwi.

            (a) Amazi y’akazuyazi.

            (b) Agatambaro keza.

    2. Erekana uko wakubaha umuntu ufite ikibazo cy’amatwi.

    Isuku yo mu kanwa

    Vuga akamaro k’umunwa.

    Dukoresha umunwa mu kuvuga no kurya.
    Umunwa ugomba guhora usukuye.

    V

         Soma iyi nkuru

    Abana muraho! Nitwa Madamu Buroso Menyo,Uyu munsi turiga uko boza amenyo, Turiga igihe n’uko tugomba koza amenyo,Tugomba koza amenyo buri munsi, Tugomba koza amenyo gatatu ku munsi, Tugomba kandi koza amenyo igihe tumaze kurya.

    Reka turirimbe iyi ndirimbo na Madamu Buroso Menyo

    Twoze amenyo yacu,

    Dukoreshe uburoso                                                          V

    Amenyo yacu gatatu ku munsi,

    Twoze amenyo,Dukoreshe uburoso,                                 C

    Amenyo yacu buri gihe tumaze kurya,

    Dukoreshe uburoso,Nezerwa,

    gira ubuzima,Kandi jya uhora useka.

    (c) Oza neza amenyo yose, hejuru no hasi, imbere n’inyuma. Ntiwibagirwe n’ururimi.

    v

    Intambwe zo koza amenyo.

    Iwanyu mu rugo, uge ukurikiza ubwo buryo woza amenyo.
    (d) Cira umuti w’amenyo noneho wiyunyuguze n’amazi meza.

    z

               Umwana ucira umuti w’amenyo.

    e) Koza amenyo ukoresheje agati.

    c

    Ni ryari twoza amenyo?

    Igikorwa cya 4.4

    Fata ibi bikurikira.

    (a) Umuti w’amenyo. (b) Uburoso bw’amenyo.

    (c) Amazi meza.

    Erekana uko ukoresha ibyo bintu bitatu mu gufata neza amenyo yawe.

    Akamaro k’isuku y’umubiri

    Reba amaso yawe mu ndorerwamo. Reba amaboko n’umutwe. Birasukuye? Wiyumva ute iyo ufite umwanda?

    Nitugira isuku y’umubiri nta kibazo k’indwara z’umwanda tuzagira.
    (a) Ntituzanduzanya udukoko dutera indwara.

    c

    (b) Tuzahumura neza mu kanwa.

    s

    Umwana wishimye kuko ahumura neza mu kanwa

    (c) Tuzagira intoki zisukuye.

    b

    (d) Tuzagaragara neza.

    v

    Abakobwa baberewe kuko bambaye imyenda isukuye

    II. Isuku y’imyambaro isanzwe n’iy’ishuri
    Nzi kumesa

    f

    (b) Amasengeri.

    z

    (c) Ikariso.

    v

    Uko bamesa imyambaro.
    (a) Koresha amazi asukuye.
    (b) Inika imyambaro mu mazi.
    (c) Mesa iyo myenda mu mazi arimo isabune.
    (d) Unyuguza mu mazi meza.
    (e) Anika.

    h

    Aba bana bambaye imyenda imeshe.

    g

    Akamaro ko kumesa imyambaro
    1. Biyimaramo umwanda.
    2. Biyimaramo umwuka mubi.
    3. Bituma ugaragara neza.
    4. Byica udukoko tuba mu myenda.

    Umwitozo wa 9

    1. Ni ibihe bice by’umubiri bikenera ibi bikoresho mu kubisukura:

    a

    x

    2. Uzuza interuro ukoresheje ni byo cyangwa si byo. Iya mbere bayigukoreye.

        (a) Koza amenyo byaguteza ibibazo. si byo.

        (b) Kwihaganyura bituma amenyo asa neza. (NI BYO/ SI BYO).

        (c) Urumuri ruke rushoboka kwangiza amaso. (NI BYO/ SI BYO).

        (d) Isuku y’umubiri ituma twiyumva neza (NI BYO/SI BYO)

        (e) Tugomba koza amenyo gatatu mu cyumweru (NI BYO/ SI BYO).

    3. Ku bufatanye n’ umwarimu mukore amatsinda mumese ibi:

         (a) Amasogisi

         (b) Isengeri

         (c) Umwenda w’ishuri

    Urutonde rw’amagambo

      • Amaboko

      • Umubiri

      • Ibirenge

      • Amaso

      • Amatwi

      • Umunwa

      • Amenyo

    Kwishimisha

    Bara inziga zigize:

      (a) Icyatsi kibisi .

      (b) Umuhondo.

      (c) Ubururu

    x

  • UMUTWE WA 5:Isuku yo mu rugo n’ iyo ku ishuri

    I. Isuku yo mu rugo
    Reba aya mafoto.

    X

    Ni iyihe nzu isukuye? Tanga impamvu.

    Iyo mukora isuku iwanyu, mukoresha iki?
    Mu gukora isuku mu rugo, dukoresha:
    1. Umweyo.

    Z

    2. Umukoropesho.

    Z

    3. Amazi.

    H

    Mu rugo iwacu dukora isuku:
    (a) Mu ruganiriro.

    V

    Tugomba guhanagura neza intebe.
    (b) Aho turira.

    V

               Ntwari arahanagura ameza n’intebe

    Tugomba gusukura ameza yacu.

    (c) Mu gikoni

    V

                       Aho dutekera ibyo kurya hasukuye

    (d) Mu bwiherero.
    Umusarane iyo usukuye, hari ubwo wumva umunuko?

    G

    Tugomba kuvanaho imyanda tukayishyira ahabugenewe.

    G

    Ntitugomba guta imyanda aho tubonye hose.
    Tugomba gusukura neza aho dutuye.

    Igikorwa cya 5.1

    Tera igiti. kite izina.

    G

    Buri munsi tugomba kuvomera igiti.

    Kurikirana imikurire yacyo.

    Ukeka ko uzakuramo iki nigikura?

    II. Isuku yo ku ishuri

    Ukora iki iyo ubonye umwanda mu ishuri ?

    Tugomba gukubura no gukoropa mu ishuri buri munsi.
    Ishuri ryanduye ridutera indwara.
    Tugomba gutora imyanda mu kigo. tukayishyira ahabugenewe.

    S

    Tugomba kuvomera indabyo mu kigo.

    S

    Jya kuvomera indabyo.
    Ubwiherero bwiza bugabanya indwara.
    Imisarane y’ishuri igomba gukorerwa isuku buri gihe.

    Z

    Akamaro k’isuku mu kigo k’ishuri
    1. Ituma aho twigira hasa neza.

    X

    2. Kwirinda indwara z’ibyorezo.
    3. Aho dutuye hahumura neza.
    4. Bituma twiga neza.

    H

    5. Bituma dukinira ahantu heza.

    V

    Umwitozo wa 10

    1. Tugomba __________ ameza turangije kurya. (guhanagura, amazi)

    2. Dufasha ababyeyi __________ amasahani (gukoropa, koza) nyuma yo kurya.

    3. Imyanda bayita mu __________. (musarane, ngarane)4. Ibyatsi birebire tugomba kubi __ ma.

    Igikorwa cya 5.2

    1. Reba ibintu byifashishwa mu isuku yo mu nzu.

    G

    2. Reba amazi ari mu kirahuri? Ni ayahe wanywa?

    N

    3. Toragura imyanda aho uri uhakorope,woze ameza n’utubati Ubwire abandi ibyo wakoze n’uko wabikoze.

       Urutonde rw’amagambo

      • Isuku yo mu rugo.

      • Isuku yo ku ishuri.

    Kwishimisha

    Semana na Uwera buri wese afite imipira ine.

    Bababwiye gutera berekeza mu izamu.

    Bazatsinda ibitego bingahe bakoresheje iyo mipira niba byose byinjiye.

    B

  • UMUTWE WA 6:Indwara zandura n’izitandura

    I. Indwara zandura
    Izi ndwara zituruka ku dukoko.

    Igikorwa cya 6.1

    V

    abanaNirere arwaye ibicurane.

    Ari Umurisa na Kazungu ni nde ushobora kwandura byihuse?

    Igikorwa cya 6.2

    Wigeze wandura ibicurane?

    Wabyanduye ute?

    Ingero zimwe na zimwe z’indwara zandura:

    1. Ibicurane
    Wigeze urwara ibicurane?
    Iyo urwaye ibicurane uzana ibimyira. Uranitsamura.

    N

    Umuntu urwaye ibicurane agomba gukora ibi bikurikira:
    (a) Kuruhuka bihagije.

    V

    (b) Kunywa amazi menshi, umutobe, n’isupu,....

    (c) Kurya imbuto nyinshi.

    X

    2. Igituntu
    Wigeze ubona umuntu urwaye igituntu?
    Ibimenyetso by’umuntu urwaye igituntu

    (a) Gukorora igihe kirekire.

    V

    Umuhungu ukorora

    (b) Kubira ibyuya byinshi nijoro.
    (c) Kunanuka cyane.
    Kwirinda igituntu
    (a) Kuba mu nzu ifite umwuka uhagije.
    (b) Gukingirwa.
    (c) Kurya indyo yuzuye.

    V

    3. Korera
    Iterwa no kunywa amazi yanduye.
    Ibimenyetso by’umuntu urwaye korera
    Mwaba mwarigeze mubona umuntu urwaye korera?
    Yari ameze ate? Arangwa no:
    (a) Guhitwa.
    (b) Kuruka.
    (c) Kugira umuriro mwinshi.

    V

    Uburyo bwo kwirinda Korera
    (a) Gukaraba intoki uvuye kwituma na mbere yo kurya.
    (b) Kunywa amazi atetse.
    (c) Kugirira isuku ibiribwa n’ ibinyobwa.

    C

    Umwana bari gukingira korera

    Uyu mwana ari kugira ate?

    B

    Umwana wituma iruhande rw’umugezi

    Ashobora gukwirakwiza izihe ndwara?

    Igikorwa cya 6.3

    1. Ubuheri buterwa n’iki?

    2. Vuga uko wakwirinda ubuheri.

    II. Indwara zitandura
    Izi ni zimwe mu ndwara zitandura:
    1. Intugunda
    Reba aya mafoto:

    V

    Ni uwuhe wihebye?

    Ufite intugunda:
    • Abura ibitotsi.
    • Nta byishimo agira.
    • Ahorana umunaniro.


    2. Igisukari (diyabeti)
    Ni indwara iterwa n’isukari nyinshi.
    Urwaye diyabete:
    • Arwara ibisebe bidakira.
    • Ahorana inyota.
    • Ahora ashaka kwihagarika.

    Igikorwa cya 6.4

    1. Vuga indwara itandura, utange ibimenyetso bibiri byayo, n’uko wayirinda.

    2. Reba aya mafoto:

     N

    Ni izihe foto zerekana indwara zitandura.

    3. Siga amabara.

    C

    Urutonde rw’amagambo

    • Ibicurane.         

    • Korera.• Igituntu. • Tifoyide.

    • Asima.   • Kanseri.

    • Intugunda.





  • UMUTWE WA 7:Imibanire n’ imyitwarire iboneye

    Kubana mu mahoro mu rugo

    Baza mugenzi wawe
    Iyo dufite amahoro, bitwungura iki?
    Amahoro mu rugo azanwa n’ibi bikurikira:
    (a) Gusangira .

    B

    (b) Gukorera hamwe.

    B

    (c) Kujyana abana ku ishuri.

    N

    Umubyeyi ajyanye umwana ku ishuri

    (d) Gukemura ibibazo mu mahoro.

    N

    (d) Guha ikaze abashyitsi.

    B

    Abana bishimiye mugenzi wabo uje kubasura

    Igikorwa cya 7.1

    1. Garagaza uko wakwifata ku ishuri.

    2. Kuki ugomba kubana neza n’ abandi mu rugo?

    Akamaro ko gutanga amahoro mu rugo
    1. Amahoro mu rugo atuma haba urukundo.
    se w’uyu mwana afite urukundo?
    Kubera iki?

    V

    2. Abana bajya ku ishuri banezerewe.

    B

    3. Iyo dufite amahoro dutera imbere.

    4. Ibyishimo mu muryango biba byinshi.

    f

    Umwitozo wa 11

    1. Gutanga amahoro mu rugo ni byiza(yego/oya).

    2. Uzuza n’ijambo rikwiye.

          (i) Umuryango ufite amahoro __________. (utera imbere, ni mubi)

         (ii) Iyo hari amahoro mu rugo, abana bajya ku ishuri ________. (banezerewe, barakaye)

    Igikorwa cya 7.2

    Vuga ingaruka zo kutagira amahoro mu muryango.

    Kubana mu mahoro ku ishuri
    Amahoro ku ishuri azanwa no:
    (a) Kudatuka abandi.
    (b) Kwirinda kurwana n’abandi.
    (c) Kwita ku bintu by’abandi.
    (d) Kuramukanya no gusuhuzanya.

    c

    (e) Gufasha abandi iyo bababaye.

    b

    (f) Gushimira iyo umuntu aguhaye ikintu. Ibi byerekana kunyurwa.
    (g) Gutizanya.

    c

    (h) Gusaba imbabazi iyo umuntu akosheje. Tugomba kuvuga tuti : ‘‘ Mbabarira”.

    Igikorwa cya7.3

    Garagaza akamaro ko kwimakaza amahoro ku ishuri.

    Akamaro ko kwimakaza amahoro ku ishuri
    (a) Kwiga neza.

    b

    (b) Gukura neza tugafasha imiryango.
    Ibibi byo kutabana neza mu mahoro

    • Kurwana.

    h

    • Urwango kubera kubura urukundo.
    • Nta terambere.
    • Ubwigunge.
    • Guta ishuri.
    • Gukomeretsa bagenzi bawe.

    • Abanyeshuri ntibiga neza.

    b

    Umwitozo wa 12

    1. Tugomba kwimakaza amahoro ku ishuri __________. (turwana, twiga neza)

    2. Kurwanira ku ishuri ni ____________. (bibi, byiza)

    Gufashanya mu rugo
    Erekana uko wafasha abandi mu rugo .
    (a) imirimo yo mu rugo

    b

    x

    Gufashanya ku ishuri
    Ku ishuri dutizanya: amakaramu, ibitabo, igoma,...

    v

    Akamaro ko gufashanya
    (a) Bituma habaho ubusabane.
    (b) Bizana amahoro.
    (c) Bizana urukundo.
    (d) Bituma mukora cyane.

    v

    Abanyeshuri bari gusobanurirana

    (e) Bituma haba umwuka mwiza mu bantu.
    (f) Biteza imbere kubahana.

    (g) Bizana umugisha.

    v

    Ibibi byo kudafashanya
    Garagaza ingaruka zo kudafashanya.
    Kudafashanya:
    (a) Byonona urukundo ku ishuri.
    (b) Bituma abantu batumvikana.
    (c) Bikurura urwangano.
    (d) Bibuzanya amahoro ku ishuri.

    Gukunda gufashwa bikurura ubunebwe

    Gusaranganya
    Ujya usaranganya ikintu na bagenzi bawe ku ishuri? Musangira iki?
    Aho ari ho hose, ni byiza gusangira ibikoresho cyangwa ibiribwa.
    Twasaranganya:

      • Ibiribwa.
      • Ibinyobwa.
      • Ibitabo.
      • Imipira yo gukina.

    Akamaro ko gusangira
      1. Turakundana.
      2. Biteza imbere ubumwe.
      3. Bituma haba amahoro.
      4. Abantu barafashanya mu bibazo.
      5. Bituma haba urukundo.

    v

    Ingaruka zo kudasaranganya
      1. Bitera kwangana.
      2. Bitera kutizerana.
      3. Bitera kudashyira hamwe.
      4. Bitera akaga no kubura amahoro.
      5. Bituma abantu badahuriza hamwe.

    Ihohoterwa rishingiye ku gitsina
      • Umuntu ashobora gufatwa ku ngufu.
      • Tugomba kubivuga BYOSE tukabibwira ababyeyi/abaturera, abarimu na polisi.

    v

    Umuntu wahohoteye umwana atawe muri yombi

    Kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina
    1. Ntukagende wenyine mu ijoro.
    2. Jya ubivuga.

    b

    uyu mwana aravuga ko yahohotewe

    3. Ntukemere impano z’abantu utazi.

    Umwitozo wa 13

    1. Vuga ibintu bitatu dushobora gusangira.

    2. Tugomba...................uburyo bwose bw’ihohoterwa (kwamagana,guhishira)

    3. Vuga ibintu bitatu wafasha umuturanyi w’umukene cyangwa utishoboye.

    Urutonde rw’amagambo

      • Amahoro.

      • Amahoro mu ishuri.

      • Gufashanya.

      • Gusaranganya.

      • Ihohoterwa


  • UMUTWE WA 8:Ikinyabupfura

    Iyo umuntu agukandagiye ikirenge, ntagusabe imbabazi, wumva umerewe ute?

    Ikinyabupfura ku bo mubana
    (a) Gufasha abo mubana mu rugo.
    (b) Gusaba imbabazi igihe cyose ukosheje.

    V

    Abagize umuryango bunganirana mu mirimo yo mu rugo

    (c) Gushimira uwo ari we wese ugufashije.
    (d) Gusangira aho kwiharira.

    B

    Umwana ugabana n’undi umwembe

    Ikinyabupfura ku bashyitsi
    Baza inshuti yawe, uko yakira abashyitsi?
    (a) Tugomba kubasuhuza.
    (b) Tugomba kubaha ikaze.
    (c) Kubereka ibyicaro
    (d) Kumwakira umutwaro yaba afite
    (e) Kumuzimanira niba bihari
    (f) Kumuganiriza
    (g) Kumushimira
    (h) Kumuherekeza

    V

    Umwana ushimira impano ahawe n’ umushyitsi

    Igikorwa cya 8.1

    Aya magambo akoreshwa ryari?(a) Mbabarira. (b) Urakoze. (c) Turasaba ko.

    Ikinyabupfura ku meza
    Iyo dusangira n’abandi, tugomba kwifata neza.
    Iyo uri ku meza, witwara ute?
    Mugomba kwitwara gutya:
    (a) Ntukihereze ibintu. Jya usaba babiguhe.

    V

    Umwana usaba ko bamuhereza umunyu

    (b) Ntukage uvugana ibiryo mu kanwa.

    V

    (c) Ntugacuranwe.
    (d) Senga mbere yo kurya.
    (e) Wikwima abandi ibiryo.

    C

    (f) Nushaka kwipfuna, jya usaba imbabazi. Genda witunganye ugaruke warangije.
    (g) Nurangiza kurya, andurura.
    (h) Sukura aho umaze kurira
    Ikinyabupfura mu mvugo
    Iyo ubyutse, ubwira ngo iki ababyeyi?
    Kwerekana ikinyabupfura mu kuvuga:
    (a) Jya usuhuza uwo muhuye wese.

    V

    (b) Mu itsinda aka ijambo.
    (c) Buri gihe jya usaba ikintu mu kinyabupfura
    (d) Buri gihe jya ushimira ugufashije.
    (e) Ntukavuge nabi bagenzi bawe.
    Ikinyabupfura mu nzira
    Iyo uhuye n’umusaza mu nzira, wamubererekera?
    Ubu ni uburyo bw’ukuntu twifata turi ku muhanda:
    (a) Niba uri mu modoka imukira umuntu mukuru.
    (b) Buri gihe jya utanga inzira.
    (c) Ntukage wiruka mu muhanda.

    C

    (d) Reba iburyo n’ ibumoso mbere y’uko wambukiranya umuhanda.

    B

    (e) Ntugakinire mu muhanda. Bishobora kuguteza impanuka.

    V

    Ikinyabupfura ahateraniye abantu benshi
    Waba warigeze ujya ahateraniye abantu benshi?
    Wari ugiye gukora iki?
    Dore uko ugomba kwitwara:
    (a) Kugira ikinyabupfura.

    C

    (b) Kuvuga witonze.
    (c) Ambara neza.

    C

    (d) Ipfuke ku munwa igihe witsamuye.

    V

    (e) Shyira imyanda aho igomba kujya.

    V

    Umwana ushyira imyanda ahabugenewe

    (f) Jyana mugenzi wawe ku ruhande muvugane.

    C

    (g) Shimira niba urangije kurya.

    Igikorwa cya 8.3

    1. Mu nzira erekana ukuntu uzitwara nuhura n’ abantu bakuru.

    Urutonde rw’amagambo

      • Ikinyabupfura mu bo mubana.

      • Ikinyabupfura ku meza.

      • Ikinyabupfura mu rugo.

      • Ikinyabupfura mu nzira.

      • Ikinyabupfura mu bantu benshi.

    Kwishimisha

    1. Shushanya ibyo ubona kuri iyi foto ikurikira.

    V

    2. Erekana ibyapa bibiri by’ umuhanda ubona hano.

    B

  • UMUTWE WA 9:Umutungo w’ umuryango

    Ibyangombwa nkenerwa mu muryango

    B

    Ni ikihe kintu k’ibanze kugira ngo ubeho?
    Ibyo bintu by’ibanze bituma tubaho byitwa ibyangombwa nkenerwa.
    Ibiryo
    Aya mafoto akurikira arerekana ibiribwa.

    X

    Vuga amazina y’ibiribwa bikurikira.

    B

    Kwambara
    Twambara imyenda kugira ngo dususuruke. Imyenda ituma tuberwa.
    Aya mafoto arerekana imwe mu myenda abantu Bambara.

    V

    Reba aya mafoto.
    Vuga imyuga y’aba bantu bakurikira.

    V

    urabona bambaye imyenda imeze ite?
    Icumbi
    Icumbi ni aho abantu baba.
    Inzu ni icumbi.

    V

    V

    Uburyo bwo gucunga ibyangombwa nkenerwa mu muryango
    Ntitugomba kwangiza ibiryo.
    Tugomba kwiyarurira ibyo turi bumare.

    Tugomba kumesa imyenda yacu buri gihe.

    V

    Tugomba guhora dusukura aho dutuye.

    B

    Igikorwa cya 9.1

    Erekana uko ubona ibyangombwa nkenerwa.

    Amafaranga
    Amafoto akurikira arerekana amwe mu mafaranga akoreshwa :

    B

    Hari andi mwaba muzi?
    Aho tuvana amafaranga
    Baza mugenzi wawe aho akura amafaranga.
    Tubona amafaranga tuyavanye muri ibi bikurikira:
    (a) Kuzigama.
    (b) Korora no gufata neza amatungo.

    B

    (c) Ubucuruzi.

    (d) Kuguza muri banki.

    F

    (e) Umushahara cyangwa ikiraka.

    T

    (e) Guhinga

    B

    Kora agasanduku uzajya ubikamo ibiceri.
    Ibyo dutangaho amafaranga mu rugo

    Igikorwa cya 9.2

    (a) Hitamo ibintu bitatu muri ibi bikurikira wagura uramutse ufite amafaranga igihumbi.

    x

    (b) Sobanure impamvu wahisemo ibyo.

    (c) Vuga uko ukoresha amafaranga iwanyu.

    Dukoresha amafaranga tugura:
    (a) Ibikoresho byo mu rugo.

    s

    s

    Igikorwa cya 9.3

    1. Shushanya ibi bikurikira kandi ubisige amabara:

    (a) Ameza        (b) Radiyo

    2. Izi ntebe zifite irihe bara.

    x

    3. Siga ibintu bikurikira:

    z

    Imyitwarire iboneye ku birebana n’ amafaranga
    Dukoresha amafaranga muri byinshi.

    Amafaranga tugomba kuyakoresha neza.

    Erekana uburyo ukoresha amafaranga yawe

    Tugomba gukoresha amafaranga mu buryo bwiza:
    (a) Twizigama.

    s

    Agasanduku ko kuzigama udufaranga mu rugo

    (b) Tudasesagura

    Imicungire inoze y’umutungo bwite w’umunyeshuri n’uw’umuryango
    Ibigize umutungo bwite w’umunyeshuri
    Uyu ni Kariza na Mugisha.

    v

    Mugisha yambaye ikabutura isa ite?
    Kariza yambaye ikanzu isa gute?
    Mugisha yambaye ibi bikurikira:
    (a) Inkweto.         c) Ishati
    (b) Ikabutura.      d) Afite n’agakapu karimo ibikoresho by’ishuri.

    Ibi byose ndetse n’igare ni umutungo wa Mugisha.
    Kariza yambaye ibi bikurikira:
    (a) Inkweto.        c) Amasogisi na karavati
    (b) Ikanzu.          d) Afite n’agakapu karimo ibikoresho by’ishuri.

    Ibyo Mugisha afite ni umutungo we yarabihawe.
    Ibyo Kariza afite byose na byo ni umutungo we.
    No mu bikapu byabo, bafitemo indi mitungo:

    d

    Ibi byose ni umutungo wa Mugisha na Kariza.

    Umwitozo wa 14

    1. Rondora bimwe mu bintu ufite ku ishuri: (a) ________. (b) ________. (c) ________.

    Ibigize umutungo bwite w’umuryango
    Iwanyu mu muryango mufite uwuhe mutungo?
    Umutungo w’umuryango ni:

    s

    x

    s

    Umwitozo wa15

    1. Vuga imitungo itatu y’umuryango wanyu: (a) ________. (b) ________. (c) ________.

    Gucunga neza umutungo bwite
    Bwira mugenzi wawe ibyo utunze.
    Tugomba kubyitaho.
    Ibikurikira ni ibyerekana n’uko tugomba kwita ku mutungo wacu:
    (a) Tugomba gusukura inkweto zacu buri munsi.

    x

    Umwana woza inkweto

    (b) Imyenda yacu igomba guhora ikeye.

    v

    (c) Ibitabo byacu tugomba kubifunika.

    z

    (d) Tugomba kwita ku makaramu, gome n’uducongesho. Turabikenera ngo twige neza.
    Ibikoresho byo mu rugo, tugomba kubifata neza.

    Igikorwa cya 9.4

    Vuga ukuntu wita ku mutungo w’umuryango.

    Urutonde rw’amagambo

      • Amafaranga.

      • Icumbi.

     • Kwambara.

      • Ibiryo.

      • Umutungo bwite.

  • Umutwe wa 10:Ibidukikije

    Amerekezo akoreshwa mu kuranga ikintu n’ ahantu
    Amerekezo
    Amerekezo ni ukuranga aho ibintu cyangwa abantu baherereye.
    Amerekezo ni ane:
    (i) iburyo.
    (ii) ibumoso.
    (iii) imbere .
    (iv) inyuma .

    Igikorwa cya 10.1

    Ibikoresho
    1. Uduti tubiri 2. Umugozi 3. Urupapuro rukomeye rukasemo ibice bine, byanditseho amerekezo.
    Uko bikorwa
    (a) Songora uduti kugira ngo werekane impande enye.

    f

    (b) Koresha urupapuro rukomeye werekane imbere, inyuma, iburyo, n’ ibumoso

    b

    (c) Fatanyisha umugozi utwo duti.

    (d) Shyira utwo dupapuro kuri buri mutwe w’ agati. Reba amerekezo.

    g

    c

    Gatera yicaye imbere ya Gatesi
    Gatesi yicaye inyuma ya Gatera
    Reba ifoto ikurikira yerekana ishuri ribanza rya Huye.

    f

    Ishuri riri iburyo bw’umuhanda.
    Inka ziba ibumoso bwa kiliziya.

    Igikorwa cya 10.2

    Umwana yerekane aho izuba rituruka.

    (a) Aha ni _________.

    v

    (b) Umugongo werekeye __________.

    (c) Ukuboko kw’ibumoso kwerekana ________.

    (d) Ukuboko kw’iburyo kwerekana __________.

    Inzira ijya ku ishuri
    Ibintu by’ingenzi biboneka ku nzira iva cyangwa ijya ku ishuri
    Iyo utashye ubona ibiki ku nzira ijya mu rugo?
    Itegereze iyi foto.

    v

    Vuga ibyo ubona bikikije ishuri.

    Umwitozo wa 16

    161. Andika ibintu bitatu ubona bikikije ishuri ryacu.

    (a) ________. (b) ________. (c) ________.

    2. Shushanya, usige amabara ikintu kimwe ubona ku nzira ucamo uje ku ishuri.

    Bimwe muri ibyo bintu tubona tuje ku ishuri ni:

    (a) Umugezi.

    v

    (b) Iteme/Ikiraro.

    (c) Imisozi.

    v

    (d) Urutoki.

    g

    (e) Amaduka.
    (f) Ikibaya.
    (g) Umudugudu.
    Ibintu bibi biboneka mu nzira iva cyangwa ijya ku ishuri
    (a) Inzuki

    Inzuki ziboneka mu biti. Ntitugomba gutera amabuye cyangwa ibiti ku muzinga w’inzuki. Zishobora kutudwinga bikatumerera nabi.

    a

    (b) Intozi
    Intozi ni udusimba dutoya. Zishobora kuturya iyo tuzikandagiyemo.

    v

    (c) Inka
    Hari inka zica.
    Si byiza kuzikubaganya.

    h

    (d) Imbwa
    Hari imbwa ziryana.
    Ntukazikubaganye.

    c


    (e) Inzoka
    Inzoka ni mbi. Ntukagende mu bigunda.

    g

    (f) Amavubi n’ibitagangurirwa
    Ntitukage twegera aho yaritse. Aradwingana. Ibitagangurirwa byo birababana.

    a

    (g) Ibimera bifite amahwa
    Ibimera bimwe bigira amahwa. Ntitukage dufata amababi afite amahwa tugiye ku ishuri.

    b

    (h) Intobo
    Intobo zirakarata. Ni uburozi rwose. Ntukarye ibyo ubonye byose.

    f

    (i) Imyobo
    Aho tugenda tujya cyangwa tuva ku ishuri, hashobora kuba imyobo. Dushobora kuvunika turamutse tuyiguyemo. Tugomba kwirinda gukinira hafi yayo.

    s

    Igikorwa cya 10.3

    1. Vuga ibintu bibi bine ubona uza kwiga.

    (a) ____________________. (b) ____________________. (c) ____________________. (d) ____________________.

    2. Shushanyamo kimwe.

    3. Gisige amabara.

    Ishuri ryacu
    Uko riteye (inyubako) n’aho riherereye
    Ishuri ryacu ryitwa ngo iki.?
    Itegereze iyi foto.

    j

    Ni ibiki ubona hafi y’ishuri?
    Ni ayahe mazu agize ishuri?

    Ibikikije urugo
    Ibidukikije by’ingenzi biboneka hafi y’urugo

    Igikorwa cya 10.4

    1. Garagaza niba ibi biboneka mu nkengero z’ishuri ryacu .

    s

    s

    2. Vuga ibyo ubona bikikije iwanyu.

    Hari ibintu byinshi bikikije iwanyu. Bimwe ni imigezi, imisozi, ibibaya, ibizenga, ibimera, amaduka, amashuri n’imihanda.
    Reba iyo foto ikurikira.
    Iyi ni inzu ya Musoni.

    s

    Tanga ibintu bitatu biboneka hafi y’inzu ya Musoni.

    Garagaza akamaro k’ibintu biboneka hafi y’ iyo nzu.

    Akamaro k’ibidukikije biboneka mu rugo
    Ibintu bidukikije ni ngombwa kuri twe.
    Bitanga umwuka mwiza, tubisaruraho imbuto, n’ibindi.

    Umwitozo wa 17

    Uzuza hano ibidukikije n’amakaro kabyo

    r

    Umugezi uri hafi yanyu witwa ngo iki?

    Kubungabunga ibikikije urugo
      • Ni ngombwa kwita ku bikikije iwacu.
      • Tugomba kwita ku migezi.
      • Tugomba gushyira imyanda ahabugenewe
      • Ntugateme ibiti.
      • Kongera ifumbire mu mirima.

    z

    Igikorwa cya 10.5

    1. Uramutse unyweye amazi mabi, wakwandura iyihe ndwara?

    2. Garagaza uko wita ku bikikije urugo.

    Ibikikije ishuri
    Ibidukikije by’ingenzi biboneka ku ishuri

    Igikorwa cya 10.6

    1. Ese ibi biboneka ku ishuri ryacu.

    s

    2. Vuga ibyo ubona bikikije ishuri.

    Ibintu biboneka hafi y’ishuri ni:
    (a) Amasoko.                (b) Imigezi.
    (c) Amashyamba.         (d) Ikibuga k’indege.
    (e) Imihanda.
    Akamaro k’ ibidukikije biboneka ku ishuri

    Vuga ibyo ubona bikikije ishuri.
    Ibikikije ishuri ni ingenzi.
    Bituma tubaho neza.

    (a) Amasoko
    Tubona aho duhahira ibyo dukeneye.

    s

    (b) Amaduka
    Tubona aho tugura ibyo dukeneye.

    j

    (c) Amashyamba
    Tubona aho dutashya inkwi zo gucana.

    a

    (d) Ikibuga k’indege
    Tubona uko dutembera mu ndege.

    a

    Ikibuga k’ indege cya Kanombe

    Kubungabunga ibikikije ishuri
    (a) Ibiti ntibigatemwe.
    (b) Ntitukajugunye imyanda mu migezi.
    (c) Dufukure amasoko.
    (d) Gusiga amaduka irangi.
    (e) Kuzitira amashyamba no kuyakaragira.

    Igikorwa cya 10.7

    Erekana uko wita ku bikikije ishuri ryacu.

    Abaturage
    Umubare w’abari mu muryango

    Umwitozo wa 18

    1. Muri bangahe mu muryango wanyu?

    2. Vuga amazina ya:

    (i) So.

    (ii) Nyoko.

    (iii) Abavandimwe bawe

    3. Reba iyi shusho ikurikira. Uyu muryango ugizwe n’abantu bangahe?

    z

    Uyu ni Bwana Joshua Hakizimana na Madamu Anne Mukamana.

    z

    Bwana Hakizamana n’umugore we

    Dani na Sugira ni abana ba Hakizimana n’umugore we.

    x


    Bara abantu bagize umuryango wa Hakizimana. Ni bangahe?

    Igikorwa cya 10.8

    10.8. Vuga ibintu bitatu ubona ku nzira ijya ku ishuri:

    (a) ____________________.

    (b) ____________________.

    (c) ____________________.

    2. Sobanura uko wita ku bikikije ishuri.

    Urutonde rw’amagambo

      • Amerekezo.
      • Ibintu tubona ku nzira ijya ku ishuri.
      • Abaturage.

  • Umutwe wa:Ubwikorezi n’itumanaho

    Umuhanda
    Umuhanda ni inzira nini aho abantu n’ibinyabiziga bigendera.
    Amoko y’imihanda
    Umuhanda uri hafi y’ishuri ryacu, ni bwoko ki?
    Haba hari ubundi bwoko bw’umuhanda mwaba mwarabonye ahandi?
    1. Uyu ni umuhanda w’amabuye.

    b

    Umuhanda w’amabuye

    2. Umuhanda w’igitaka.

    v

    3. Imihanda ya kaburimbo.

    c

    Umwitozo wa 19

    b

    Abakoresha umuhanda
    Abakoresha umuhanda ni:
    Abantu, imodoka, amapikipiki, amagare n’ ibindi

    Vuga uko bakoresha umuhanda.

    Uyu ni umunyamaguru.

    v

    Umunyamaguru ni umuntu ugenda n’amaguru mu muhanda.
    Umuntu utwaye igare, imodoka, ipikipiki, bamwita umuyobozi w’ikinyabizaga.

    b

    Igikorwa cya 11.1

    Ca udupapuro wandikeho izi nyuguti zikoze iri jambo.

    v

    (a) Shyira amabara muri buri nyuguti.

    (b) Hisha inyuguti imwe muri iryo jambo ryose. Kina uyu mukino mu yandi magambo urebe ko mugenzi wawe ayamenya.

    Akamaro k’umuhanda
    Imihanda ifite akamaro kenshi.
    Ingero:
      (a) Kugendaho.
      (b) Kuyobora abagenzi.

    n

    Abakerarugendo bagiye mu cyanya cy’ Akagera bakoresha imihanda

    Igikorwa cya 11.2

    1. Koresha ( √ ) werekane ibintu bikoresha imihanda na (X) ku bitawukoresha.

    v

    v

    Uburyo bwo gukoresha neza umuhanda
    (
    a) Tugomba kwitonda.

    a

    Mbere yo kwambuka umuhanda ugomba kwitonda, ukareba iburyo n’ibumoso

    (b) Tugomba kureba ibumoso n’iburyo mbere y’uko twambuka umuhanda.
    Iyo wambuka, uca ahari imirongo y’umweru.

    x

    (c) Ntitukage dukinira mu muhanda.

    v

    (d) Kureba amatara yo mu muhanda.

    b

    a

    Umupolisikazi asobanurira abanyeshuri amatara yo ku muhanda

    Igikorwa cya 11.3

    Garagaza ibyiza byo gukoresha neza umuhanda.

    Itumanaho
    Itumanaho ni ugushyikirana n’abandi hakoreshejwe uburyo butandukanye
    Ibikoresho by’itumanaho
    Bimwe mu byo dukoresha dutumatumanaho ni:
    (a) Ibaruwa

    v

    n v

    a

     z


    (f) Ibinyamakuru
    Ni ibihe binyamakuru wasomye?

    v

    Igikorwa cya 11.4

    v

    Reba ibi bikoresho by’itumanaho.

    Ni ikihe mukoresha mu rugo? Ubaze ababyeyi uko icyo gikoresho gifasha mu itumanaho.

    Akamaro k’itumanaho


    Itumanaho rifite akamaro kuri twe mu nzira nyinshi. Ibi bikurikira ni bimwe mu kamaro k’itumanaho.
      (a) Kureba amakuru.
      (b) Kuvugana n’abari kure.
      (c) Gusoma amatangazo y’akazi.
      (d) Kwiga imico y’ahandi.
      (e) Gukora ubucuruzi.
    Uburyo buboneye bwo gukoresha ibikoresho by’ itumanaho.


    1. Kutamara umwanya munini uvugira kuri telefoni.
    2. Kuvuga witonze.

    Igikorwa cya 11.5

    1. Fata telefone igendanwa, vanamo simukadi,.Telefone irakora? Shushanya simukadi. Ese ni zimwe?

    v

    2. Iyi nteruro urayumva ute?

    “Ubutumwa bugera ku bantu benshi vuba hakoreshejwe telefone zigendanwa kurusha radiyo”.

    Umwitozo wa 20

    v

    Urutonde rw’amagambo

      • Umuhanda.         • Ubwikorezi.

      • Telefone.             • Mudasobwa.

      • Radiyo.                • Televiziyo.

      • Itumanaho.

  • Umutwe wa 12:Amateka y’ingenzi yaranze umuryango

    Amateka y’umuryango wange
    Umuryango ni itsinda ry’abantu bagira icyo bapfana.
    Abagize umuryango ubundi bagira igisekuru kimwe.
    Amasano hagati y’abantu mu muryango agaragazwa n’ igiti cy’amasano.

    Uzi ibisekuru byawe?Bivuge?

    Ni ngombwa ko twese tumenya ibisekuru byacu.
    Izi mpamvu zituma ugomba kumenya ibisekuru byawe.
    (a) Kumenya neza niba ibibavugwaho ari byo.
    (b) Kureba niba hari uwo mu muryango wacu wamamaye.
    (c) Kumenya igituma bamwe muri twe dusa.
    (d) Kumenya no kwirinda indwara za karande.
    (e) Kumenya amateka yacu naho atugejeje.
    (f) Kugira ngo tuzahe amakuru yacu abazadukomokaho.
    (g) Kumenya igisobanuro k’izina ryange.
    (h) Kumenya abo twapfushije mu muryango.

    z

    Igikorwa cya 12.1

    Kora igishushanyo k’ibisekuru byawe ukerekane ku rukuta mu ishuri ryanyu.

    Inyunguramagambo

    Inzu: aho abantu bo mu muryango umwe baba
    Ibikoresho by’ubwubatsi: ibyangombwa bikenerwa ngo hubakwe inzu.
    Umuryango muto: abagize umuryango w’ibanze.
    Sogokuru: se wa so cyangwa wa nyoko.
    Nyogokuru: nyina wa nyoko cyangwa wa so.
    Igiti cy’amasano y’umuryango: igishushanyo kigaragaza amasano ari mu gisekuruza cy’abantu runaka, kikaba gifite ishusho nk’iy’igiti.
    Ibirango by’igihugu: ibimenyetso biranga igihugu bikanagitandukanya n’ibindi bihugu.
    Ibirango by’Igihugu cy’u Rwanda: ibimenyetso biranga u Rwanda.
    Abayobozi b’ishuri: abantu barangaje imbere abandi mu kigo cy’amashuri runaka bakaba ari bo bakiyobora bakanagihagararira imbere y’amategeko.

    Isuku: umuco wo kurwanya umwanda.
    Amaboko: igice cy’umubiri gifashe ku gihimba gifasha mu kwakira, gufata no gukora.
    Ibirenge: igice cy’umubiri w’umuntu gifashe ku maguru kikamufasha kugenda, gukina, kwiruka, guhagarara yemye no kurira.
    Indwara zandura: uburwayi buturuka ku muntu wari ubusanganywe akabukongeza ku bandi bari bazima.
    Indwara zitandura: ni uburwayi bugufata utabwandujwe n’abandi ahubwo buvuye ku muze wivukaniye, ku ruhererekane rwo mu muryango wanyu cyangwa ku buryo wabayeho.
    Imibanire: uko abantu bafashanya, bakunganirana, bagasangira, bagatabarana, bagatumirana aho batuye.
    Kubana: gutaha mu nzu imwe na kanaka.
    Gufashanya: kunganirana, guterana inkunga no kugurizanya.
    Gusaranganya: gusangira duke mu mahoro n’umutima mwiza.
    Ikinyabupfura: imyitwarire iboneye y’ubunyangamugayo no kwicisha bugufi.
    Ibyangombwa nkenerwa mu muryango: ibintu by’ibanze bikenerwa mu muryango kugira ngo ubashe kubaho.

    Amafaranga: ibiceri cyangwa inoti bikoreshwa mu kugura ibintu runaka.
    Umutungo bwite: ibyo umuryango cyangwa umuntu ku giti ke
    Ibidukikije: imisozi, amazi, abantu, inyamaswa n’ibindi biba hafi y’aho natwe tuba.
    Amerekezo: aho abantu cyangwa ibintu biherereye ugereranyije n’ibindi bintu runaka.
    Umunyamaguru: ni umuntu ugenda n’amaguru.
    Ibinyabiziga: ibikoresho bigendera ku mapine bigaca mu muhanda bitwawe n’abantu. Bikaba byatwara abandi bantu, imizigo, imyaka cyangwa ibikoresho.
    Itumanaho: uburyo bwo guhanahana amakuru.




    Label: 1
  • Umutwe wa 1:Iremwa no gucumura kwa muntu

    1. Iremwa ry’ijuru, isi n’ibiyirimo byose
    (Itangiriro/Intangiriro 1,1-31)

    v

    Ni iyihe mpamvu yatumye Imana ibanza kurema umucyo?
    Umunsi wa mbere
    Imana yaremye umucyo n’umwijima.

    c

    Umunsi wa kabiri
    Imana yaremye ijuru.

    v

    Umunsi wa gatatu
    Imana yaremye ubutaka n’inyanja.

    v

    Imana yaremye ubutaka n’inyanja

    Umunsi wa kane
    Imana yaremye izuba, ukwezi n’inyenyeri.

    v

    Umunsi wa gatanu
    Imana yaremye amafi n’ibindi biremwa biba mu mazi ndetse n’inyoni zo mu kirere.
    Ese wariye ifi? Vuga amoko y’inyoni uzi.

    v

    Umunsi wa gatandatu
    Imana yaremye inyamaswa n’umuntu.
    Ni akahe kamaro k’inyamaswa ? Hanyuma Imana irema umuntu mu ishusho yayo .
    Kubera iki Imana yaremye umuntu nyuma y’ ibindi biremwa ?

    h

    Igikorwa cya 1.1

    1. Vuga ibyaremwe n ‘Imana ubona.

    2. Shushanya ibintu 2 byaremwe n’Imana mu ikaye y’umwitozo.

    2. Umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana (Itangiriro/Intangiriro 1,26-31)

    Itegereze mugenzi wawe. Ni iyihe mpamvu utekereza ko mugenzi wawe atandukanye n’ibindi biremwa twabonye?
    Ni ibihe bintu umuntu yakora, ibindi biremwa bitabasha gukora?
    Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo. Umuntu atandukanye n’ibindi biremwa. Mu gitabo k’Intangiriro 1,26-31, hatwigisha uko umuntu asumbije agaciro ibindi biremwa. Azi ubwenge, azi gushishoza, ... muri make asa n’Imana.

    v

    Igikorwa cya 1.2

    Vuga iri sengesho: “Ndagushima Mana kuko wandemye mu ishusho yawe.”

    Itandukaniro hagati y’umuntu n’ibindi biremwa
    Umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana. Umuntu atandukanye n’ibindi biremwa.

    Itegereze amafoto akurikira:

    b

     x

     

    b n

    Ni iki ubona kuri aya mashusho 1, 2, 3 na 4?

    Itandukaniro riri hagati y’ikiremwamuntu n’ibindi biremwa

    Nk’uko bigaragara no kuri aya mafoto, umuntu aratekereza, ashobora gusenga, ashobora kuririmba, gusoma Bibiliya, ... kuko afite umwuka w’Imana. Ibindi biremwa ntibyabishobora.

    v

    v

    v

    b

    Igikorwa cya 1.3

    Tanga ingero eshatu zigaragaza uko utandukanye n’inyamaswa.

    Kwita no kurinda ibyaremwe n’Imana.
    Itegereze ibyaremwe n’Imana. Ushobora kuvuga amazina yabyo?

    b

    Ni iyihe mpamvu ari ngombwa kwita ku biremwa by’Imana?

    Igikorwa cya 1.4Garagaza uko wakwita ku biremwa by’Imana.

    3. Amabwiriza Imana yahaye yuntu muri Edeni (Itangiriro/Intangiriro 2,15-17)

    Umwarimu Mukantagara yigisha mu mwaka wa mbere. Buri gihe aha amabwiriza abanyeshuri be. Abanyeshuri be barayubahiriza.

    b

    Muribuka ibyo twize byerekeranye n’iremwa ry’ikiremwamuntu?
    Mu gitabo k’ Intangiriro 2,15-17, twabonye ko Imana yategetse Adamu na Eva kurinda ubwo busitani.

    c

    Ni byiza gukurikiza no kubaha amategeko duhabwa n’Imana, kandi ni byiza na none kubaha ababyeyi, n’abarimu bacu.
    Ni gute ibiremwa by’Imana byakwitabwaho bikanarindwa?

    b

    Umuganga w’amatungo uri kuvura itungo rirwaye

    v

    4. Inkomoko y’icyaha n’ingaruka zacyo (Itangiriro/Intangiriro 3,1-13)

    Mu nkuru ya Mukantagara, ni iki utekereza cyari kubaho, iyo abanyeshuri badakurikiza cyangwa ngo

    bubahe amabwiriza ye? Yashoboraga kubahana.

    Waba warashinje umuntu ibinyoma? Ni gute yabyitwayemo? Ntuzongere kuko si byiza.

    Igikorwa cya 1.5

    Ni gute Adamu na Eva bahawe amategeko n’Imana mu busitani bwa Edeni.

    Ingaruka z’icyaha (Intangiriro 3,14-20)


    Karisa na Umutesi bava inda imwe. Bajya basuzugura ababyeyi bakabarakaza, maze bakabahana. Ukeka ko hari indi mpamvu ituma babahana?

    Nk’uko iyo tutubashye amabwiriza twahawe duhanwa n’amategeko, Adamu na Eva na bo nyuma yo gusuzugura Imana, yarabarakariye. Hanyuma irabahana.

    Ingaruka babonye muri uko kutubaha Imana ni izi zikurikira:

    Ingaruka ni nyinshi:
      (i) Imana yavumye inzoka.
      (ii) Eva n’abazamukomokaho bose bazajya babyara bababaye.
      (iii) Adamu azajya abona ikimutunga avunitse.
      (iv) Imana yabirukanye muri Edeni.
      (v) Urupfu rwaje mu isi.

    v

    Adamu na Eva nyuma yo kurya ku rubuto babujijwe mu busitani bwa Edeni

    Guhanwa kwa Adamu na Eva biracyakurikirana ikiremwamuntu kugeza n’ubu. Icyaha cyasakaye mu isi yose: hari ishyari, hari urwango no kwicana kw’abantu, intambara n’ibyorezo.


    Mu rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
    Mu Rwanda, icyaha cya genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Twashoboraga kwanga icyaha tugakunda bagenzi bacu. Ubu u Rwanda rufite amahoro kandi buri wese akunda mugenzi we.

    Umwitozo wa 1

    1. Vuga ibintu Imana yagiye irema ukurikije iminsi:

    Umunsi wa 1

    Umunsi wa 2

    Umunsi wa 3

    Umunsi wa 4

    Umunsi wa 5

    Umunsi wa 6

    2. Ni ku wuhe munsi Imana yaruhutseho?

    3. Kubera iki ikiremwamuntu gitandukanye n’ibindi biremwa?

    4. Vuga ibintu bibiri bitandukanya ikiremwamuntu n’ibindi biremwa.

    5. Ni nde waremye isi?

    6. Vuga ibyaremwe bibiri bituye ku butaka.

    7. Vuga ibyaremwe bibiri biba mu mazi.

    8. Vuga uburyo bubiri bwo kwita ku biremwa by’Imana.

    9. Tanga itegeko rimwe Imana yahaye Adamu na Eva mu busitani bwa Edeni

    10. Ni iki Adamu na Eva bariye?

    11. Vuga abantu babiri ba mbere basuzuguye Imana?

    12. Ni gute Adamu na Eva basuzuguye Imana?

    13. Ni ibihe bihano Imana yahaye ibyaremwe bikurikira:

            (i) Inzoka

            (ii) Eva

            (iii) Adamu

    14. Ni gute tugomba kwirinda icyaha?

  • Umutwe wa 2:Amasengesho y’ibanze

    1. Isengesho n’imyitwarire mu gihe cyo gusenga (Izayi/Yesaya 30 ,18-19)


    Isengesho ni ukuvugana n’Imana. Abana basaba icyo bashatse ababyeyi n’abandi babitaho.

    Ni iki wowe wigeze gusaba ababyeyi bawe? Baguhaye icyo wabasabye?

    Ababyeyi bafasha abana babo, babaha ibyiza babasabye.
    Itegereze ishusho ikurikira

    v

                         Umuryango uri gusengera hamwe

    Imyitwarire mu gihe k’isengesho (Luka 18,10-14, Yohana 15,7)

    Mu gihe dusenga ni ibihe bintu tutagomba gukora?
    Amwe mu magambo aboneye akoreshwa mu gusenga harimo:
       (i) Data wa twese/Dawe uri mu ijuru
       (ii) Mwami wacu
       (iii) Turagusaba
       (iv) Mana yera.
    Ibiranga umukristu/ umukristo mu gihe cyo gusenga ni ibi bikurikira:
      (i) Gutuza igihe hari umuntu usenga.
      (ii) Ntitugomba gusakuza cyangwa gukora ibindi bintu mu gihe dusenga.
      (iii) Tugomba gusengera ahantu hatuje.
      (iv) Tugomba kugaragaza ko twubashye Imana.
    Ni iki wakora mu gihe abanyamasengesho bari mu rugo, ku ishuri no mu rusengero?

    n

                            Umuntu uri gusenga apfukamye.

    n

    Umuntu uri gusengera ahiherereye

    Umugani w’umufarizayi n’umusoresha w’ikoro (Luka 18,10-14)

    Bibiliya itwigisha ibyerekeye no gusenga duciye bugufi imbere y’Imana ( Luka 18,10-14 )
    Iyo dusenga tugomba kubaha Imana.Ni iyihe mpamvu tugomba kubaha Imana?
    Umufarisayo n’umusoresha w’ikoro basenze Imana, maze Imana isubiza umusoresha w’ikoro kuko yasenze aciye bugufi.
    Wigeze gusengera ikintu nyuma urakibona? Kivuge.

    n

    Igikorwa cya 2.1

    Vuga uko abasenga bagomba kwitwara mu rugo no ku ishuri.

    2. Amasengesho y’ibanze (Matayo 6,9-13, Luka 22,39-44)

    (a) Dawe uri mu ijuru
    Yezu/Yesu ni umwana w’Imana. Akaba yari afite itsinda ry’abantu 12 bamukurikiraga bitwaga intumwa. Yezu/Yesu yigishije intumwa ze isengesho ryitwa Dawe uri mu ijuru/Data wa twese.

    Dawe uri mu ijuru/Data wa twese

    Dawe uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe,Ingoma yawe yogere hose,Icyo ushaka gikorwe mu nsi, Nk’uko gikorwa mu ijuru,Ifunguro ridutunga uriduhe none, Utubabarire ibicumuro byacu,Nkuko natwe tubabarira abaducumuyeho,Ntudutererane mu bitwoshya,Ahubwo udukize icyago.Amina!

    Vuga isengesho rya Dawe uri mu ijuru/Data wa twese utarebeye muri Bibiliya. Nyuma urebe muri Bibiliya niba urivuze neza nk’uko rimeze.

    c

    Yezu/Yesu yigisha intumwa ze isengesho rya Dawe uri mu Ijuru/Data wa twese.

    Mu gitabo cyanditswe na Luka 22,39-44, Bibiliya itwigisha ko Yezu /Yesu yagiye ku musozi w’imizeti (Elayono)ari kumwe n’abigishwa be bagiye gusenga.

    c

    Yezu/Yesu asengera ku musozi w’imizeti(Elayono)

    Kubera iki abakirisitu bavuga isengesho rya Dawe uri mu ijuru /Data wa twese? (Zaburi 95,1-7, Yesaya 6,5, Zaburi 118,1, Abafilipi 4,6-7)

    Abakirisitu basenga Dawe uri mu ijuru/Data wa twese bibanze kuri ibi bikurikira:
    Gushimira Imana no kuyisaba umugisha, kuyihimbaza, kuyisaba imbabazi, kuturinda.

    v

                    Abantu basengera mu Kiliziya

    Igikorwa cya 2.2

    1. Vuga impamvu abakirisitu bavuga isengesho rya Dawe uri mu ijuru/Data wa twese

    2. Vuga isengesho rya Dawe uri mu ijuru/Data wa twese.

    (b) Isengesho rya mbere yo kuryama (Zaburi 1,2)
    Ujya usenga mbere yo kuryama? Tugomba gusenga Imana mbere yo kuryama nijoro. Dusaba Imana kuturinda nijoro mu gihe turyamye.Ni gute wowe usenga iyo ugiye kuryama?
    Ese ujya usenga ugashimira Imana iyo ubyutse?

    x

    Muri Zaburi 1,2, Bibiliya itwigisha ko umuntu mwiza yishimira amategeko y’Imana. Akanayazirikana amanywa na nijoro.

    c

    Urugero rw’isengesho ry’umwana ugiye kuryama

    Mana yange, nje imbere yawe iri joro,

    Ndagushimira ko wandinze uyu munsi. Ubu ngiye kuryama, undinde.

    Umpe kuryama neza, ndabizi ko mera neza ngatuza mu gihe undinze.

    Inshuti zange uzihe umugisha kandi uzirinde.

    Rinda Igihugu cyacu cy’u Rwanda ugihe umugisha.

    Ibi mbigusabye nizeye mu izina ryawe ryera.

    Amina!

    Igikorwa cya 2.3

    1. Vuga isengesho wavuga ku giti cyawe mbere yo kujya kuryama.

    (c) Isengesho rya mbere yo kurya (Matayo 26,26-27, Luka22,17-20, Zaburi 81,10, Iyimukamisiri/Kuva 23,25)

    Buri gihe tugomba gusenga Imana mbere yo kurya. Tugasenga Imana tuyishimira ko yaduhaye ibyo gufungura, kandi tukayisaba ngo ibihe umugisha. Ibyo kurya bihawe umugisha n’Imana bitugwa neza mu mubiri wacu.

    v

    Vuga iri sengesho mbere y’uko ufata amafunguro.
    Urugero rw’isengesho rya mbere yo kurya

    Mana yacu, tugushimiye ibyo kurya uduhaye.

    Dushimye n’abantu babiteguye,

    Abatabashije kubibona ubahe ibibatunga kandi ubahe umugisha.

    Dusenze mu izina ryawe ryera.

    Amina.

    Tugomba kuba nka Yezu/Yesu tugasenga mbere yo kurya.

    x

    Yezu/Yesu n’abigishwa be basengera ifunguro rya nyuma i Yerusalemu

    Igikorwa cya 2.4

    1. Vuga uko usenga mbere yo gufungura?

    2. Ni nde wakwigishije uko usengera ibiribwa?

    (d) Isengesho ryo gushimira (1 Abanyatesaloniki 5,18, Iyimukamisiri/Kuva 15,21, Zaburi 118,1)

    Isengesho ryo gushimira ni isengesho dutura Imana tuyishimira ibyiza byose yakoze mu buzima bwacu.
    Urugero rw’ibyo dushobora gushimira Imana:
      (i) Mu gihe ubukwe bwagenze neza.

    b

    Abageni basenga bashimira Imana mu mihango y’ubukwe

        (ii) Nyuma y’umusaruro mwiza wabonetse.

    x

    Umuryango ushimira Imana kubera umusaruro bejeje uhagije

       (iii) Igihe umuntu arwaye maze agakira.

    c

    Umuntu ushimira Imana kubera ko yamukijije indwara

    Vuga isengesho rikurikira mu mutima wawe utuje.
    Urugero rw’isengesho ryo gushimira Imana

    Mubyeyi uhoraho, ndagushimira ku bw’umugisha wawe.

    Ndagushimira ubwenge wampaye.

    Ndagushimira uko uyobora ubuzima bwange.

    Ndagushimira ko wanshoboje gutsinda ibizamini byange.

    Izina ryawe nirihimbazwe none n’iteka ryose.

    Amina!

    Mu Iyimukamisiri 15,21; Miriyamu, umuhanuzikazi mushiki wa Aroni,

    ayobora abisiraheli gushimira Imana. Nyuma yo kwambuka inyanja itukura n’uko yabarinze abanyegiputa.

    b

    Abisiraheli bari guhimbaza ndetse banashimira Imana nyuma yo kwambuka inyanja itukura

    Ibikorwa cya 2.5

    1. Vuga ku mahirwe amwe n’amwe Imana yahaye abantu maze uyishimire.

    (e) Isengesho ryo gusabira abandi (Abanyaroma 8,26-27, 34; Abakolosayi 4,2-3, Abanyaroma 15,30)

    Isengesho ryo gusabira abandi ni ugusengera abandi. Ujya wibuka gusengera abandi?
    Ingero z’abifuza gusengerwa:
      (i) Abantu barwaye
      (ii) Imfubyi
      (iii) Abapfakazi
      (iv) Abakene
      (v) Impunzi
      (vi) Abageze mu zabukuru
      (vii) Abana bo mu muhanda

    x

    Abageze mu zabukuru bakenera amasengesho yacu

    s

                           Umushumba w’itorero asengera umurwayi

    Vuga iri sengesho utuje mu mutima.
    Urugero rw’isengesho ryo gusabira abandi

    Mana yacu, Muremyi w’ijuru n’isi,

    Nsengeye inshuti yange irwaye.Umukize,

    umuhe imbaraga.Umukozeho ibiganza byawe bikiza,

    Mbisabye nizeye mu izina rya Yezu/Yesu.

    Amina!

    Ibikorwa cya 2.6

    Vuga isengesho ryawe bwite ryo gusengera abandi.

    (f) Isengesho mbere y’umurimo (Abafilipi 4,13, Luka 1,37)

    Abantu bakora ahantu hatandukanye, bagakora n’akazi gatandukanye.

    Imana ni yo iduha imbaraga zo gukora.

    Impamvu dusenga mbere yo gukora.
    Mu bikorwa byacu binyuranye bya buri munsi tugomba kwiragiza Imana.

    Kuko nta kiyinanira.
    Abakozi bose bagomba gusenga mbere yo gukora imirimo.

    Mu gihe dusenze, Imana iraturinda.

    n

    Abantu basenga mbere yo gutangira umurimo

    Urugero rw’isengesho rya mbere yo gukora

    Vuga isengesho rikurikira usengera mu mutima.

    Data wa twese/Dawe uri mu ijuru, tugushimiye ko waturinze iri joro

    tukaba tubyutse amahoro uyu munsi. Dufashe uduhe imbaraga

    dukore nk’uko bikwiye kuri uyu munsi.

    Uturinde ibizazane byose mu kazi.Utuyobore neza muri byose.

    Tubisabye twizeye mu izina rya Yezu/Yesu.

    Amina!

    Ni ngombwa ko abakozi basenga mbere yo gukora imirimo.
    Itegereze amashusho akurikira. Ni iki bari gukora?

    c v 

    Mbere y’uko umuhinzi ajya guhinga ni byiza ko abanza agasenga.

    n

    Mbere y’uko ukora urugendo utwaye imodoka, ni byiza ko ubanza ugasenga.

    c

    Mbere y’uko muganga atangira kuvura abarwayi, byaba byiza abanje gusenga.

    b

    Mbere y’uko umwarimu atangira amasomo ye, byaba byiza abanje gusenga.

    n

    Mbere y’uko utangira akazi kawe k’uburinzi, byaba byiza ubanje ugasenga.

    Ibikorwa cya 2.7

    1. Vuga impamvu ari byiza gusenga mbere yo gukora akazi.

    2. Ukoresheje urugero, vuga isengesho rya mbere y’akazi.

    3. Igihe cyo gusenga n’amasengesho yabugenewe (Abanyefezi 6,18; 1 Abanyatesaloniki 5,17; Luka 18,1-5; 1 Timote 2,8)

    Ni ryari wowe usenga? Tugomba gusenga buri gihe. Muri 1Timoteyo 2,8, Bibiliya itwigisha gusenga tudafite umujinya cyangwa impaka. Soma umugani ukurikira. Imigani ni inkuru Yezu/Yesu yakoreshaga mu gihe yigishaga intumwa ze.

    Umugani w’umugore w’umupfakazi n’umucamanza (Luka 18,1-5)

    Habayeho umupfakazi, abanzi be bashakaga kumunyaga ibye. Abibwira umucamanza, Umucamanza abura akanya. Uwo mupfakazi ntiyarambirwa kujya kumureba . Umucamanza aza gufata ikemezo cyo kumufasha, kuko atasibaga iwe.
    Igihe cyose dusenze ubudasiba, amasengesho yacu arasubizwa.

    v

    Umupfakazi upfukamye imbere y’umucamanza amwinginga ngo amufashe

    Igikorwa cya 2.8

    1. Ni ikihe gihe nyacyo cyo gusenga?

    2. Wifashishije ingero zimwe na zimwe vuga uko Imana idusubiza igihe twasenze.

    b

                  Umwana uri gusenga

    Igikorwa cya 2.9

    1. Garagaza ibindi bihe byo gusenga bitavuzwe; unavuge isengesho wavuga muri icyo gihe

    Umwitozo wa 2

    1. Rondora andi mazina y’ Imana uzi ?

    2. Yezu/Yesu yigishije……rya Dawe uri mu ijuru/Data wa twese abigishwa be.

    3. Ni iki Yezu/Yesu yakoze mbere yuko afatwa i Getsemani?

    4. Itsinda ry’abantu 12 bakurikiraga Yezu/Yesu baryitaga ……………………..

    5. Ni iki Yezu/Yesu yakoze hamwe n’abigishwa be i Yeruzalemu mbere y’uko afatwa?

    6. Miriyamu yayoboye abisiraheli mu ……………….nyuma yo kwamuka inyanja itukura.

    7. Ni ikihe gihe kiza cyo gusenga?

    8. Ni iki tugomba gukora ku bantu bakeneye gufashwa?

    9. Andika amagambo abiri yo kubaha Imana igihe cyo gusenga:

         (a) ……………………………

         (b) …………………………..

    10. Ni iki tugomba gukora mu gihe Imana itasubije amasengesho yacu?

    11. Tanga impamvu ebyiri zituma tugomba gusenga mbere y’akazi.

  • Umutwe wa 3:Ingero z’intwari zizeye Imana

    Inkuru zo muri Bibiliya z’abubashye Imana
    Intwari ni abantu bubahwa kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa bakoze.
    Bibiliya ifite inkuru zivuga uko abantu benshi bubashye Imana, bayikomeraho, kugeza bayizize.

    1. Kumvira Imana kwa Abeli intungane (Intangiriro 4,1-16)
    Habimana na Kariza ni inshuti. Bafasha ababyeyi babo imirimo yo mu rugo.

    Ni abana baca bugufi. Kubera iki Habimana na Kariza bicisha bugufi? Kumva bisaba guca bugufi.

    n

                Habimana na Kariza basukura ku mbuga y’iwabo

    Gahini na Abeli bari abahungu ba Adamu na Eva.

    Gahini yari umuhinzi agahinga ibihingwa byo kurya.

    Ni ibihe bihingwa abahinzi bahinga byo kurya?

    Gahini yatuye igitambo n’umutima mubi, Imana iracyanga.

    Abeli yari umushumba. Umushumba ni umuntu uragira amatungo.

    Abeli yaragiraga intama n’ihene.

    c

    Abeli yicishije bugufi, afata umwana w’intama wavutse mbere (uburiza), arawica, maze awutura Imana. Imana yishimira ituro rye.
    Ni iyihe mpamvu mutekereza yatumye Imana yanga amaturo ya Gahini? Imana yahannye Gahini kubera kutayubaha.
    Ni ibiki bizaba ku bantu batubaha Imana?
      (i) Bazahanwa
      (ii) Imana izabarakarira
      (iii) Bazababara
      (iv) Bazahura n’ibyago bikomeye

    x

     Abeli atura Imana intama

    x

    Amasomo dukuye mu nkuru ya Abeli
      (i) Imana ihemba abantu bayubaha bakayizera.
      (ii) Tugomba gutanga ibyiza ku Mana.
      (iii) Imana yemera amaturo yacu igihe tuyatanganye umutima ukeye.
      (iv) Imana ihana abantu bayisuzugura.
      (v) Imana ihana umuntu wese wica mugenzi we.
    2. Ingororano ya Enoki (Intangiriro 5,21-24)
    Ufitamahoro n’inshuti ze bagiye ku ishuri ry’iyobokamana;

    baza kwambutsa umugabo umwe ufite ubumuga bwo kutabona kuko atashoboraga kwiyambutsa umuhanda. umwarimu we amuhemba Bibiliya.

    v

    Ufitamahoro yambutsa umuhanda umugabo ufite ubumuga bwo kutabona
    Ni iki Ufitamahoro yahawe n’ umwarimu we nk’ishimwe?
    Mu Ntangiriro 5,21-24, hari inkuru y’umugabo witwa Enoki.

    v

    Yubahaga Imana iramugororera. Ese ni iki Enoki yakoze kugira ngo ahinduke inshuti y’Imana?

    Enoki:
      (i) Yicishaga bugufi
      (ii) Yari umunyakuri
      (iii) Yarizeraga
      (iv) Yatinyaga Imana
      (v) Yari umunyamasengesho.
    Amasomo tubonye mu nkuru ya Enoki
      (i) Iyo twujuje ibyo Imana ishaka iranezerwa ikanaduhemba.
      (ii) Tugomba guhinduka inshuti z’Imana tuyubaha ndetse tunayihimbaza.
      (iii) Kugira ngo duhinduke inshuti z’Imana tugomba kwirinda icyaha tukaba abanyakuri nka Enoki.

    Igikorwa cya 3.1

    1. Rondora ibintu byiza Enoki yakoze byatumye Imana imugororera.

    2. Reba mu nshuti zawe nk’ibintu byatuma umubano wanyu usenyuka.

    3. Ese nawe wubaha Imana ukayikorera?

    3. Igihembo cya Nowa (Itangiriro 6;9-22)

    Itegereze ishusho riri hano. Ni iki ubonye?

    v

    Mu Itangiriro 6,9-22, twabonyemo ibyerekeye inkuru y’umugabo witwaga Nowa.

    Nowa ni we muntu wenyine wakoze ibyiza mu gihe ke.

    Muratekereza ko ari iyihe mpamvu Imana yahisemo Nowa?
    Ese ni iyihe ngororano Nowa yahawe?
    Nyuma y’umwuzure, Imana yahaye umugisha Nowa n’umuryango we imuha abana benshi.

    Imana idusaba kugira imyitwarire myiza mu rugo, ku ishuri no mu mahuriro n’abandi.

    c

    Igikorwa cya 3.2

    1. Ni iyihe myitwarire cyangwa se imico myiza yanezeza Imana?

    2. Ese ujya usuzugura? Ni byiza guca bugufi.

    3. Vuga imyitwarire myiza ya Nowa yatumye Imana imuhitamo.

    Ibikorwa by’impuhwe n’urukundo bya Yezu/Yesu
    Itegereze amashusho akurikira. Ni iki ubona kuri buri shusho?

    x

                    Abantu bari kwita ku murwayi

    v

    Yezu/Yesu yatwigishije uko twakwita ku bantu bakeneye gufashwa.
    Ni abahe bantu bakeneye urukundo no kwitabwaho?
    Ababikeneye harimo:
      (i) Abarwayi
      (ii) Abafite ubumuga
      (iii) Abahungabanye
      (iv) Abashonje
      (v) Abangirijwe n’ Ibiza
      (vi) Impunzi
      (vii) Abagize ibyago

    Igikorwa cya 3.3

    Vuga uko wafasha abababaye mubana cyangwa n’abandi ubona.

    4. Igitangaza cyo mu bukwe bw’i Kana(Yohani 2,1-10)

    Wigeze gutaha ubukwe? Ni ibiki byabaye mu gihe cy’ubukwe?
    Muri Yohani 2,1-10 , tubona uko Yezu/Yesu na Bikira Mariya/Mariya

    umubyeyi we hamwe n’abigishwa bose batumiwe mu bukwe bw’i Kana.

    Mu gihe ubukwe bwari burimbanyije, divayi irashira; Yezu/Yesu afata amazi ayahindura divayi.

    Iyo iza iryoshye kurusha iya mbere. Biba igitangaza cya mbere yakoze.

    x

    Igikorwa cya 3.4

    1. Reba inshuti zawe zibabaye musangire ibyabazanira ibyishimo n’umunezero mu buzima bwanyu.

    2. Sobanura uburyo Yezu/Yesu agira impuhwe n’urukundo wifashishije ibikorwa yagiye akora.

    5. Yezu/Yesu ahaza imigati/imitsima abantu barenga ibihumbi bitanu (Yohana 6,1-15)

    Abashonji ni abantu badafite ibyo kurya. Iyo ubuze ibyo kurya igihe kinini, umubiri wawe urananirwa ukageraho ugapfa.Wigeze ubura ibyo kurya mu rugo? Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; abantu benshi barahunze, bamara igihe kinini nta byo kurya babona maze benshi barapfa. Wakwiyumva gute uramutse ubuze ibyo kurya?


    Itegereze ishusho iri hasi. Ni iki ubonaho?

    c

    Yohana 6,1-15, tubonamo inkuru ya Yezu/Yesu agaburira abantu benshi.
    Hari hari umwana w’umuhungu ufite imitsima itanu y’ingano n’ifi ebyiri.

    Yezu/Yesu arabifata ashimira Imana maze biratubuka maze abantu barenga

    ibihumbi bitanu barabirya barahaga; hasigara ibyuzuye inkangara cumi n’ebyiri.

    Amasomo dukuye mu gitangaza cyakozwe:
      (i) Imana iranezerwa cyane mu gihe dukunze abantu bakeneye ubufasha bwacu tukanabitaho.
      (ii) Yezu/Yesu Kristo aradukunda.

    6. Yezu/Yesu akiza abarwayi

    Muri Bibiliya, hari ingero nyinshi z’ibitangaza Yezu/Yesu yakoze.
    (a) Yezu/Yesu akiza nyirabukwe wa Petero (Matayo 8,14-17)

    Wigeze urwara? Ni gute ababyeyi bawe bakwitayeho? Mu ivanjili ya Matayo 8,14-17,

    batubwira nyirabukwe wa Petero arwaye aryamye ku buriri n’umuriro mwinshi.

    Yezu/Yesu yagiye kumureba maze amukoraho, umuriro uhita ugenda hanyuma arabyuka.

    Ni iyihe mpamvu tugomba kwita ku barwayi?

    z

    Yezu/Yesu akiza nyirabukwe wa Petero

    (b) Yezu/Yesu akiza umubembe (Luka 5,12-16)
    Umubembe ni umuntu warwaye ibisebe byinshi ku mubiri. Birandura, kandi ubirwaye aba anuka.

    Ni iyihe mpamvu ibibembe ari icyorezo kibi?

    Mu ivanjili ya Luka 5,12-16, Yezu yakijije umubembe amukozeho.
    Ni iki Yezu/Yesu yerekanye mu gihe yakizaga umuntu ibibembe?

    Abarwayi bakenera umuntu ubitaho akabaha n’urukundo.

    c

    (c) Yezu/Yesu akiza umuhungu urwaye igicuri (Mariko 9,14-29)

    Ese waba warigeze ubona umuntu urwaye igicuri?
    Yitwara ate?
    Mu ivanjili ya Mariko 9,14-29, tubonamo inkuru y’umwana w’umuhungu wari urwaye igicuri.
    Yezu/Yesu yakijije uwo mwana kuko afite ububasha bwo gukiza uburwayi burenze n’igicuri.

    v

    Yezu/Yesu ategeka roho mbi gusohoka mu mwana w’umuhungu.

    Muratekereza ko ari iyihe mpamvu tugomba kwita ku bantu barwaye igicuri?

    Amasomo tubonye mu bikorwa by’urukundo rwa Yezu ni uko:
       (i) Yezu/Yesu akiza abarwayi, agaburira abashonje, akababarira abanyabyaha, agasubiza abantu ubuzima, akanakiza indwara zose.
      (ii) Yezu/Yesu akunda abantu bose, yiteguye kudufasha ibihe byose.
      (iii) Tugomba guhora twiteguye gufasha abandi no kubitaho nk’uko Yezu/Yesu yabikoze.

    Umwitozo wa 3

    1. Vuga amazina y’abana ba Adamu na Eva.

    2. Gahini yakoraga uwuhe mwuga?

    3. Abeli yakoraga uwuhe mwuga?

    4. Ni iyihe mpamvu Imana yanze ituro rya Gahini?

    5. Ni iyihe mpamvu Imana yemeye ituro rya Abeli?

    6. Tanga ingero ebyiri z’imyitwarire myiza.

    7. ………………yishe Abeli.

    8. Vuga umuntu umwe wari inshuti nziza y’Imana.

    9. Ni ikihe gihembo Imana yahaye Enoki?

    10. Ni nde wubatse inkuge (ubwato bunini)?

    11. Ni iki Imana yakoresheje kugira ngo itsembe ibyari biri mu isi?

    12. Vuga ahantu Yezu/Yesu yahinduriye amazi divayi?

    13. Ni iki Yezu/Yesu yakoresheje agaburira abantu barenga ibihumbi bitanu?

    14. Erekana ibikorwa bibiri by’urukundo Yezu/Yesu yakoze.

    15. Vuga inzira ebyiri z’ukuntu dushobora kugaragariza urukundo abandi.

    16. Ni iki twakora kugira ngo tube inshuti z’Imana?

    Label: 1
  • Umutwe wa 4:Kwimakaza amahoro

    1. Inshoza y’amahoro (Abaroma12,18; Matayo 5,9; Abaheburayo 12,14)

    Ese wabonye umuntu urwana n’undi?

    s

                                Abana bishimye baririrmba

    f

    Umwana usuhuza umuntu mukuru mu kwerekana ko hari amahoro

    a

    Mu Banyaroma 12,18;hatwigisha kubana amahoro n’abantu bose.
    Mu ivanjili ya Matayo 5,9;Yezu/Yesu yigishaga intumwa ze ko abatanga amahoro bahirwa kuko ari bo bazitwa abana b’Imana.
    Mu Baheburayo 12,14; hatwigisha ko tugomba kubana amahoro n’abantu bose.

    Reba amashusho akurikira ugerageze gusobanukirwa ibiriho.

    z

    a

    Abana barakina umupira w’amaguru. Ababyeyi bari kubareba. Birerekana ko hari amahoro

    1. Amahoro bivuga iki?

    Akamaro ko kugira amahoro

    v

    Ni gute twakwerekana amahoro mu Gihugu cyacu.

    s

    Kubahiriza amategeko y’umuhanda byerekana ko mu gihugu hari amahoro

    Amahoro ari mu mutima w’umuntu agaragara mu buryo butandukanye:

    h

    Mu gihe hari amahoro mu mitima abantu barasabana

    Muri Zaburi 34,4;havuga ko mu gihe dusenga Imana, idukiza ubwoba bigashyira ubuzima bwacu mu mahoro.
    Muri Izayi 9,6;hatwigisha ko Yesu ari umwami w’amahoro.
    Muri Yakobo 3,17; hatwigisha ko ubwenge buva ku Mana ari ubw’amahoro n’ubw’ineza kandi butagira uburyarya.
    Mu Banyafilipi 4,7; hatwigisha ko amahoro y’Imana ahebuje ayo umuntu yamenya.

    Amashusho yerekana ko abantu bafite amahoro

    s

    Ababyeyi bari guha impano umwana wabo. Ibi byerekana urukundo n’amahoro mu muryango

    s

    Igikorwa cya 4.1

    Garagaza ibimenyetso by’umuntu ufite amahoro mu rugo no ku ishuri.

    2. Ibibuza umuntu amahoro (Iyimukamisiri 23,1-2;Luka 3,14)

    Twumva tumeze neza tukagira n’ibyishimo mu gihe dufite amahoro. Iyo buri gihe nta mahoro ari mu muryango abawugize bagira umubabaro.

    Impamvu zitera kubura amahoro
      (i) Intambara.
      (ii) Urwango.
      (iii) Amagambo mabi
      (iv) Kudatinya abandi, kutubaha abandi.
      (v) Kubeshya.
      (vi) Kugira agasuzuguro ku bayobozi.

    Amafoto akurikira arerekana ahatari amahoro

    s


    n

    Ibimenyetso byo kubura amahoro
      (i) Kurira
      (ii) Kurwana
      (iii) Kwanga ibyo kurya
      (iv) Kwigunga n’ibindi.
    Iyimukamisiri 23,1-2; hatwigisha kutabwira abandi ibintu bibi. Luka 3,14; hatwigisha kutabeshya.

    s

    Ushinzwe umutekano afashe umujura. Uyu ushinzwe umutekano afasha kubungabunga amahoro

    s

                  Abana babiri bari kurwana. umwarimu ari kubakiza

    3. Indirimbo z’amahoro (Ibyahishuwe 21,4;Yohana 14,27;Luka 24,36)

    Turirimba indirimbo z’amahoro iyo tunezerewe.
    Igihe turirimbira indirimbo z’amahoro
    Igihe cyose abantu baba bari mu mudendezo, baririmba amahoro. Itegereze aya mafoto.

    s

    Abanyeshuri barakina kubera ko bafite amahoro

    s

    Abana b’abakobwa barasimbuka umugozi kuko bafite amahoro

    s

    Indirimbo ziduha ibyishimo n’amahoro. Iyo umuntu akunze mugenzi we, haboneka amahoro.
    Indirimbo y’amahoro
    Ririmba iyi ndirimbo y’amahoro ikurikira:

    AMAHORO

    Amahoro, amahoro,

    Amahoro ni meza,

    Bavandimwe.


    Tuyakunde,

    Tuyishimire,

    Nk’uko Imana,

    Idahwema,Kubitwibutsa.

    Mu byahishuwe 21,4; hatwigisha ko Imana izahanagura amarira yose ku maso yacu, ikaturinda umubabaro.
    Mu ivanjili ya Yohana 14,27; hatwigisha ko Yezu/Yesu yadusigiye amahoro.
    Mu ivanjili ya Luka 24,36; herekana ko Yezu/Yesu yiyeretse abigishwa be nyuma yo kuzuka, maze arababwira ngo: “Amahoro abe muri mwe.”

    s

    s

        Abantu bari kuririmba indirimbo y’amahoro

    s

    Igikorwa cya 4.2

    1. Ni nde waturirimbira indirimbo y’amahoro?

    4. Imikino yerekeye amahoro
    Mukunda gukina? Ni ubuhe bwoko bw’imikino mukina?
    Dushobora gukina imikino ituma buri wese yishima. Ntabwo tugomba gukina imikino mibi. Ishobora kutubabaza. Tugomba kwiga gukora imikino ituma twubaka amahoro.

    s

    5. Imikino yerekeye ubumwe n’amahoro (Abafilipi 2,2; Abaroma 12:4-5;Yohana 15,12; Intangiriro 6,9-22, 7,1-4)

    Ubumwe bivuga gukorera hamwe mufite intego nziza imwe.
    Mu Bafilipi 2,2; hatwigisha kugira urukundo tugahuriza hamwe kandi tugatekereza kimwe.
    Mu Baroma 12,4; hatwigisha ibyerekeye umubiri. Tugomba gukorera hamwe buri gihe dufite intego imwe.
    Mu ivanjili ya Yohana 15,12; hatwigisha uko Yezu/Yesu yigishaga abigishwa be ngo bakundane nk’uko yabakunze. Ese mukunda abandi?

    Mukurikire aka gakuru:

    Gasore: Uraho Ke! Uraho Ntwari! Amakuru yanyu?

    Ntwari: Ni meza Gaso.

    Keza: Turaho buhoro buhoro.

    Ntwari: Kubera iki ari buhorobuhoro ke, urarwaye?

    Keza: Oya. Narose ibintu bintera ubwoba.

    Gasore: Yooo! Warose iki?

    Keza: Sha narose ngo nongera kubona data. Kandi hashize imyaka irenga makumyabiri bamwishe.

    Gasore: Humura. Imana irakuruhura umutima, ihangane

    Ntwari: Komera kandi ube intwari. Twinjire mu ishuri amasaha arageze.

    Umwitozo wa 4

    1. Ni ryari turirimba indirimbo y’ amahoro ?

    2. Iyo twubatse amahoro Imana………………………..nk’abana bayo.

    3. Vuga ibikorwa bitatu byerekana amahoro mu gihugu.

    4. Ni ikihe gikorwa kibi cyabaye mu Rwanda mu 1994?

    5. Vuga ibintu bibiri byakwerekana ko nta mahoro ahari.

    6. Gukorera hamwe babyita ………………………..

    7. Nowa yubatse iki?

    8. Ni iki wakora mu gihe ubonye abantu barwana?

    9. Dukurikije inyigisho ya Yezu/Yesu, itegeko ryiza cyane ni ……………………





    Label: 1
  • Umutwe wa1:Amahame shingiro y’ukwemera muri Islam(Isilamu)

    1. Imana ni imwe rukumbi (Allah)
    Amahame shingiro y’ukwemera muri Isilamu uko ari atanu:

        1.    Shahada

    Imana ni nde?

    Ese wizera Imana zingahe?

    Baza inshuti zawe zikubwire Imana iyo ari yo. Ese wizera Imana imwe koko?

    Shahada ni ukwizera ko nta yindi Mana ibaho yo gusingizwa atari Allah,

    ndetse ko umuhanuzi Mohammad (I.I.A.I) ari intumwa yayo by’ukuri.

        2. Salat

    Salat ni iki?

    Ujya usenga?

    Mbese abasilamu basengera hehe?

    Salat ni amasengesho. Abasilamu basenga inshuro eshanu ku munsi. Mbese ubusanzwe ujya usenga? Ni hehe abasilamu basengera? Vuga amwe mu masengesho abasilamu bakora ndetse bakanayubahiriza.

    3.Zakat
    Waba warigeze ufasha umukene?
    Mbese wemera Imana zingahe?

    Zakat ni ituro ritangwa rimwe mu mwaka rigendanye n’amategeko ya Isilamu. Ritangwa kugira ngo rifashe abantu. Mbese waba warigeze gufasha umuntu w’umukene? Ngaho vuga ibintu bimwe na bimwe waba warigeze guha umukene. Mwerekane inshuti iri mu ishuri ryanyu maze mumuhe impano izo ari zo zose.


    4. Swaum

    Swaum ni iki?

    Baza inshuti yawe niba ijya yiyiriza.

    Swaum izwi nko kwiyiriza. Abasilamu biyiriza mu kwezi kwa Ramadhan. Baza inshuti yawe niba yaba izi swaum icyo ari cyo. Waba warigeze wiyiriza?

    5. Hajj

    Ese uzi hajj icyo ari cyo?

    Waba warigeze ubona umuntu ukora hajj?

    Mbese hajj uzi icyo bivuga? Hajj ni urugendo rutagatifu. Ni urugendo rukuru rujya i Makkah. Rukorwa mu kwezi kwa nyuma k’umwaka.
    Abasilamu bose bagomba gukora urwo rugendo mu gihe bafite ubushobozi. Waba warigeze ukora hajj? Mubwire ababyeyi banyu cyangwa umwarimu wanyu w’iyobokamana babatekerereze inkuru zerekeranye na hajj.

    2. Imana ni umuremyi w’ijuru n’isi n’ibirimo byose (Rurema)

    Waba uzi uwaremye isi? Baza inshuti yawe ikubwire aho Imana iba.
    Allah (S.W) bivuga Imana. Ni umuremyi w’ibibaho byose.

    Allah (S.W) ni we waremye isi dutuyeho twese. Ndetse yaremye n’ibiri ku isi byose yemwe n’ibiri mu kirere.

    Itegereze amafoto akurikira.

    v


    s

    s

    Igikorwa

    Vuga uko Imana yaremye ibiriho byose.

    Impamvu Imana yaremye abantu
    Baza inshuti zawe andi mazina y’Imana mu Kinyarwanda. Baza inshuti zawe niba zizera Imana.
    • Imana yaremye abantu kubera impamvu imwe y’ingenzi; kuyisingiza yonyine.
    • Indi mpamvu yatumye Imana iturema ni ukugira ngo twite ku bidukikije. Ibidukikije bikubiyemo, inyamaswa, ibiti, indabyo, amashyamba, inzuzi n’ibiyaga

    s

    s

    Impamvu Imana yaremye imyuka
    Mbese muzi imyuka icyo ari cyo?
    Imyuka yaturutse he?
    Imyuka ni ibintu tudashobora kureba ariko dushobora kumva.
    Hari imyuka mibi n’imyuka myiza.
    Iyo myuka yose yaremwe n’Imana kugira ngo ige iyihimbaza.
    3. Intumwa z’Imana n’ibyaziranze mu bibereho yazo
    Waba warabonye umuhanuzi? Ese utekereza ko abahanuzi ari ibiremwa muntu? Abahanuzi babaye intumwa za Allah (S.W).

    Umuhanuzi wa mbere wa Allah (S.W) yabaye Adamu (I.I). Aba bakurikira ni bamwe mu bahanuzi ba Allah (S.W).
    1. Adam (I.I)                       2. Suleiman (I.I)
    3. Daud (I.I)                        4. Ibrahim (I.I)
    5. Musa (I.I)                        6. Yusuf (I.I)
    7. Muhammadi (I.I.A.I))      8. Yunus (I.I)
    9. Isa (I.I) 10. Idris (I.I)

    Ibiranga abahanuzi
    Utekereza ko inshuti zawe zitwara neza?
    Ibiziranga na byo bigendera ku myitwarire. Tugomba buri gihe kwitwara neza. Garagaza imwe mu myitwarire myiza ubona kuri bagenzi bawe.

    Mu byaranze abahanuzi ba Allah (S.W) hakubiyemo:
      (i) Bose bari abagabo.
      (ii) Ntibigeze na rimwe bakora ibyaha (bari intungane).

      (iii) Ntibigeze basuzugura Allah (S.W).
      (Iv) Barihanganaga mu buzima.
      (V) Bakoraga nta gihembo bategereje.
      (VI) Bari abahanga bakanubaha.

    Igikorwa

    Garagaza ibiranga intumwa z’Imana.

    Inyigisho z’abahanuzi b’Imana
    Abahanuzi bose bazanywe n’ubutumwa bumwe gusa; guhimbaza Imana imwe gusa.
    Abahanuzi bigishaga ibyiza byo kuzajya muri paradizo n’ibibi byo kuzajya mu muriro utazima.

    Inyigisho z’Intumwa y’Imana Muhammadi (I.I.A.I)
    Waba warigeze wumva bavuga intumwa y’Imana
    Muhammadi (I.I.A.I)? Bwira abandi ibyo uzi ku ntumwa y’Imana Muhammadi (I.I.A.I) Inyigisho ze zari izi zikurikira:
       (i) Muhammadi (I.I.A.I) yigishaga ko Imana ari imwe rukumbi.
       (ii) Yigishaga kandi ubupfura n’ubudahemuka.
       (iii) Yigishaga abasilamu kubaha igihe cy’amasengesho n’ibindi bikorwa byo guhimbaza Imana.
       (iv) Yigishaga abasilamu ukugira ubugwaneza n’indi mico myiza.
       (v) Yigishaga kandi n’ibibi by’umuriro utazima ndetse n’ibyiza bihebuje byo muri paradizo.
       (vi) Yigishaga na none kwihangana mu buzima ndetse no kwihanganira abandi.
    Saba inshuti zawe kuvugisha ukuri buri gihe no kwirinda kubeshya kandi nawe ubyirinde.

    4. Umwihariko wa Allah mu gusengwa n’ububi bwo kumubangikanya (Shirki)

    Usenga koko Allah (S.W)? Bwira inshuti zawe amwe mu masengesho wabwiye Allah (S.W) ikanayasubiza.
    Ibyiza byo guhimbaza Allah (S.W)
      (i) Iradukunda.
      (ii) Izatujyana muri paradizo.
      (iii) Ntizadushyira mu muriro utazima.
      (iv) Itugirira impuhwe.
      (v) Iduha umugisha.

    Igikorwa

    Erekana ibyiza byo guhimbaza Imana.

    Ingaruka zo kudahimbaza Allah (S.W)
      (i) Iraturakarira ntinatwishimire.
      (ii) Izadushyira mu muriro utazima.
      (iii) Ntabwo izaduha umugisha.
      (iv) Nta mbabazi zayo tuzabona.


    Abantu bamwe na bamwe basenga iki?


    Ese wibwira ko ari byiza kusenga ibigirwamana cyangwa inyamaswa?
      (i) Abantu bamwe na bamwe basenga imisozi.
      (ii) Abandi bagasenga ibimasa bakanabibumba.
      (iii) Abantu bandi na bo basenga inyamaswa nk’inzoka cyangwa inka.
      (iv) Hari n’abandi basenga izuba,ukwezi n’inyenyeri.

    s

    Abantu basenga ikigirwamana

    s

                            Abantu basenga ukwezi

    Igikorwa

    1. Itegereze ibiremwa bya Allah (S.W) mu gace ishuri ryubatsemo.

    2. Mushushanye inka, izuba ndetse n’ibindi bibumbano abantu bamwe na bamwe bajya basenga.

    Umwitozo ngiro

    1. Abasilamu basenga Imana zingahe?

    2. Vuga amazina nibura atatu y’intumwa za Allah (S.W).

    3. ________________ azatujyana muri paradizo nitumuhimbaza.

    4. Intumwa za Allah (S.W) zari zizwi nka ___________.

    5. Inkingi ya kabiri y’abasilamu ni ____________.


  • Umutwe wa 2:Kwiga gusoma Qur’an

    1. Inyajwi n’ingombajwi z’icyarabu Qur’an yanditsemo


    Erekana bumwe mu buryo ushobora kuyivugamo. Qur’an ntagatifu yanditswe mu cyarabu. Kugira ngo ubashe gusoma Qur’an, ugomba kuba uzi ururimi rw’icyarabu.
    Kugira ngo umenye rero Icyarabu, ugomba kumenya mbere na mbere inyajwi, ingombajwi ndetse n’urutonde rw’inyuguti zose zigize icyarabu.
    Icyarabu gisomwa kikanandikwa uva iburyo ugana ibumoso.

    Igikorwa

    Tanga ugomba kumenya icyarabu.

    Soma inyuguti z’icyarabu zikurikira:

    s

    Inyajwi z’icyarabu
    Inyajwi ni iki? Banza uzisome bucece hanyuma uzisome uranguruye mu ishuri .

    Baza bamwe muri bagenzi bawe inyuguti z’icyarabu baba bazi. Habaho inyajwi eshatu z’ingenzi mu rurimi rw’icyararbu.
    Hariho: zigishwa ziri k’umurongo ugerereanywa nk’ingombajwi zishyirwaho (kugirango ubashe gutandukanya Fat-ha na Kasra.)

    x

    Igikorwa

    Andika inyajwi z’icyarabu mu ikayi yanyu y’imyitozo.

    s

    Igikorwa

    Andika inyuguti ziriho fat-ha mu ikayi yawe y’imyitozo.

    s

    Igikorwa

    Andika inyuguti ziriho kasrah ikayi yawe y’imyitozo.

    s

    Igikorwa

    Andika inyuguti zikoresha dhwammah ikayi yawe y’imyitozo.

    Ingero z’amagambo (fat-ha)

    s

    Ibikorwa

    Kora amagambo yoroshye arimo fat- ha.

    Ingero z’amagambo (Kasrah)

    s

    Ibikorwa

    Kora amagambo yoroshye arimo kasrah.

    Ingero z’amagambo afite (Dhwammah)

    s

    Igikorwa

    Kora amagambo yoroshye arimo dhwammah.

    Umwitozo ngiro

    1. Habaho inyajwi zingahe mu cyarabu?

    2. Andika amazina y’izi nyajwi zikurikira:

    z

    3. Andika amagambo akurikira mu cyarabu:

    (a) Baba

    (b) Mama

    (c) Lima

    4. Andika uko izi nyuguti zikurikra zitwa mu cyarabu:

    s

    5. Qur’an ntagatifu yanditse mu rurimi rw’____________.




  • Umutwe wa3:Amategeko ngengabikorwa ngaragiramana y’ibanze

    1. Isuku mbere yo gusali
    Ese ukora iki mbere y’uko usenga? Mbese ukoresha iki mu gukaraba mbere yo gusenga? Mbese woga kangahe?
    Iyo suku rero izwi nka twahara. Tugomba kwita ku isuku yacu buri gihe. Tugoma guhorana isuku y’umubiri igihe cyose dukaraba ndetse twoga kenshi. Tugomba kuba ahantu hasukuye, tukanambara imyenda imeshe.

    x

    Igikorwa

    Erekana ibyiza by’isuku.

    (a) Uburyo bwo kwisukura mu bwiherero
    Ni nde watubwira uko we yikorera isuku? Ubu ni uburyo bumwe Abasilamu bagomba gukurikiza mbere y’uko bikorera isuku (kwituma):
     (i) Kuvuga dua; “Allahuma ini audhaubika minal khubuth wal khabaith.”

     (ii) Kwinjira babanje ikirenge cy’ibumoso.
     (iii) Gusohokamo babanje ikirenge cy’iburyo
     (iv) Kuvuga ghufranaka basohoka(bivugwa inshuro eshatu)
     (v) Gukaraba ibiganza n’amazi n’isabune uvuye mu musarane

    s

    Igikorwa

    Vuga uburyo bwo kwisukura.

    (b) Udhu
    Kuganira mu ishuri ku udhu icyo ari cyo. Waba warigeze ubona umuntu afata ,akora udhu? Wamubonye hehe? Tubwire ibyo wabonye. Udhu ni ukwiyeza. Ni igikorwa cyo gusukura bimwe mu bice by’umubiri ukoresheje amazi meza. Ibice by’umubiri bigabanyijemo Sunnat na Faradh. Faradh bivuga ko ari itegeko, sunnat bikavuga ko atari itegeko mu kubisukura.

    Sunnat n’ibice byayo muri udhu
    Hariho ibice bitatu bya sunnat muri udhu:
    (a) Kwiyunyuguza mu kanwa

    c

    (b) Gushyira amazi mu mazuru maze ukayapfuna

    x

    (c) Kwoza amatwi

    v

    Faradh n’ibice byayo muri udhu
    (a) Kwiyoza ibiganza

    c

    Umuntu ukaraba ibiganza

    (b) Kwiyuhagira mu maso

    v


    Umuntu woza mu maso

    (c) Gukaraba amaboko
    (c) Kwoza mu mutwe

    x

    Umuntu woza mu mutwe

    Kwoza ibirenge

    v

    Mbere yo gusenga, tugomba guhamya niba koko aho tugiye gusengera hasukuye. Aho ari ho hose, ku butaka naho ntacyo hatwaye.

    Igikorwa

    Vuga intambwe zo gukora udhu.

    2. Amasengesho atanu ategetswe buri munsi
    Ni nde wasenze uyu munsi mu gitondo? Iryo sengesho se ryitwa ngo iki? Bwira inshuti yawe isenge urebe nawe nurangiza usenge irebe.
    Hariho amasengesho atanu buri musilamu wese agomba gukora ku munsi. Ayo masengesho azwi nk’amasengesho ya Faradh. Buri sengesho rikagira ingingo zaryo ari zo zitwa rakaat. Irito muri yose ryitwa subh rikagira rakaat ebyiri gusa. Irirerire mu masengesho ya faradh rigira rakaat enye. Hariho amasengesho atatu afite rakaat enye, ayo ni: Dhuhr, Asr na Isha


    Imbonerahamwe ikurikira irerekana amasengesho ya faradh, igihe amara ndetse n’umubare wa rakaat zayo.

    x

    Igiteranyo rusange cya rakaat zikorwa ku munsi ni cumi n’indwi (17).

    c

    Igikorwa

    Garagaza amasaha bakoreraho amasengesho ya buri munsi.

    3. Amasengesho y’umugereka (Sunnat)
    Baza inshuti yawe niba yarigeze ikora amasengesho ya sunnat. Ijambo sunnat risobanura ko atari itegeko, bisobanura ko ushobora kuyakora cyangwa ntuyakore. Hariho Sunnat ebyiri z’amasengesho zishobora gukorwa wenda mbere cyangwa nyuma y’amasengesho ya faradh.
    Isengesho rya Sunnat rikozwe mbere ya faradh ryitwa Qabliyah.
    Isengesho rya Sunnat rikozwe nyuma ya faradh ryitwa Baadiyah.
    Izo sunnat zombi buri yose igira rakaat ebyiri.

    Igikorwa

    Erekana ibyiza by’amasengesho ya sunnat.

    4. Amasengesho yategetswe (Faradha)
    Ese hari uwashobora kudusomera Iduwa iyo ari yo yose?
    Amasengesho ya Du’a cyangwa Idu’ah cyangwa Iduwa asobanura amasengesho yo gutakamba. Ayo ni amagambo yo guhimbaza Imana.

    Ibi ni intambwe wakurikiza ngo ukore amasengesho ya swalat:

    (a) Takbiratul Ihram
    Bivuga ngo Allah Akbar (Imana ni nkuru). Nyuma yo kuvuga Takbiratul Ihram, umuntu asubiramo Surat Al-Fatiha ndetse n’indi Surat. Surat fatiha ni inkingi ikomeye ya swalat bivuze ngo igomba kuvugwa byanze bikunze.

    c

    Umuntu uvuga takbiratul Ihram

    (b) Rukuu
    Ibi bijyana no kunama.Iyo wunamye rero, uravuga ngo; ‘Subhana Rabiyal Azhwim’ inshuro eshatu. Bikaba vivuga ngo; “haragasingizwa Imana yo iri nkuru”.

    v

    (c) It’dal
    Iki ni igice cyo kunama cya rukuu no guhaguruka. Umuntu akavuga ngo’’Samia llahu liman hamidah” bisobanuye ngo “Imana yumva umuntu uyihimbaza”.


    (d) Sujud
    Ibi bijyana no gupfukama ugakoza agahanga hasi. Aha ho umuntu aravuga ngo “Subhana Rabiyal A’alaa” bisobanuye ngo “Ibisingizo ni iby’Imana iri hejuru ya byose.”

    v

    Umuntu agasubiramo iyi nshuro ya kabiri akicara rakaat.
    (e) Atahiyyatu
    Iki ni igihe wicara hagati ya rakaat zombie.

    x

    (f) Taslim
    Iyi na yo izwi nka Salaam bishatse kuvuga ngo asalaam aleykum hanyuma ugahindukiza amaso iburyo ugakurikizaho ibumoso. Taslim isobanuye ngo impera z’isengesho.

    x

    Igikorwa

    Kora salat, usenge

    5. Ubusabe (Iduwa) bukoreshwa mu gusingiza Imana mu iswala na nyuma yayo (Adh’kar)
    Izi ni zimwe muri duas zivugwa nyuma ya salat (amasengesho):

       (i) Astaghfirullah (ndaasaba imbabazi z’Imana). Bikavugwa inshuro eshatu.
       (ii) Allahuma antassalaam waminka ssalaam Tabaarakta yaa Dhal’jalaali wal’ikram. Ibi bivuga ngo: “Oh Mana uri amahoro, kandi amahoro
    aturuka iwawe, uri uwera, ni wowe wera.

    Igikorwa

    Vuga dua kandi uyifate mu mutwe.

    Umwitozo ngiro

    1. Rondora amasengesho atanu ategetswe muri Isilamu.

    2. Erekana ibice bibiri bya faradh ivugwa nyuma ya udhu.

    3. Ni irihe sengesho rya faradh rikorwa ku gicamunsi ?

    4. Allahu Akbar bisobanuye ngo_________________.

    5. Takbiratul Ihram ni ukuvuga ngo______________.

  • Umutwe wa 4:Ubuzima bw’intumwa y’Imana Muhammadi Imana Imuhe Amahoro n’Imigisha (I.I.A.I)

    1. Igisekuru k’intumwa y’Imana Muhammadi (I.I.A.I)
    Vuga zimwe mu ntumwa z’Imana twize mu gika cya mbere. Bwira inshuti yawe ivuge intumwa eshatu yaba yibuka.
    Intumwa Muhammadi (I.I.A.I) yabaye intumwa iheruka izindi ya Allah (S.W) yoherejwe ku isi. Yavukiye i Makkah mu mwaka wa 570 AD (umwaka w’izovu). Intumwa Muhammadi (I.I.A.I) yavutse ari ku wa mbere tariki 12 Rabiul-Awual.
    Iki ni igiti Kerekana umuryango w’intumwa y’Imana Muhammadi (I.I.A.I)

    c

    Amazina ye yose ni Muhammadi Bin Abdullah Ibn Abdul Mutalib.

    Igikorwa

    Vuga umuryango w’intumwa y’Imana Muhammadi (I.I.A.I)

    2. Amateka y’ibanze y’ubuzima bwa Muhammadi (I.I.A.I)
    Intumwa y’ Imana Muhammadi (I.I.A.I) yavukiye i Makkah mu muryango wa ba Quraysh. Se Abdulilahi yapfiriye i Madina mbere y’uko Muhammadi (I.I.A.I) avuka. Nyina Amina yapfuye Muhammadi (I.I.A.I) afite imyaka itandatu.

    x

    Abasilamu bagiye gushyingura

    Ibikorwa

    Vuga amakuru y’ababyeyi b’intumwa Muhammadi(I.I.A.I)

    Muhammadi yarezwe n’undi mubyeyi wamwonkeje yitwaga Halima Sadiya umukobwa wa Abu Zuayb.
    Halima yagize imigisha myinshi kubera ko yagumanye na Muhammadi. (I.I.A.I) Ihene ze zakamwaga cyane kuruta iz’abaturanyi be.

    v

    Igikorwa

    Vuga ubuzima bw’intumwa y’Imana hamwe na Halima.

    Agejeje ku myaka itandatu, Amina ajyana Muhammadi(I.I.A.I) i Madina gusura imva ya se. Mu nzira bagaruka, Amina afatwa n’indwara na we arapfa, apfira ahantu hitwa Abwa. Muhammadi (I.I.A.I) atwarwa na Ummu Ayman amujyana kwa sekuru Abdul-Mutalib.
    Agejeje ku myaka cumi n’ibiri, aherekeza sewabo Abu Talib bajya i Sham (muri Siriya) mu bucuruzi. Nyuma yaho aza guhabwa akazi n’umupfakazi witwaga Khadijah umukobwa wa Khuwaylid. akamufasha mu bucuruzi bwe.
    Khadijah aza kumva akunze Muhammadi. Asaba Abu Talib ko yareka akarongorwa na Muhammadi. Abu Talib abibwira Muhammadi ubukwe barabutunganya burataha. Muhammadi (I.I.A.I) yarongora Khadijah afite imyaka makumyabiri n’itanu. Khadijah we yari afite imyaka mirongo ine.

    Abahungu be bari Qasim, Ibrahim na Abdullahi. Abakobwa be bari Ruqaya, Zainab, Umu-Kulthum na Fatma.

    Umunsi umwe ari mu buvumo, malayika Jibril aramusanga. Ntiyari azi gusoma. Malayika aramutigisa cyane ahita atangira gusoma. Muhammadi (I.I.A.I) atangira kwemera kuba intumwa ya Allah (S.W).

    Igikorwa

    Vuga uko Jibril yahuye n’intumwa y’Imana Muhammadi (I.I.A.I)

    3. Imigenzo n’ubupfura byaranze intumwa y’Imana Muhammadi (I.I.A.I)
      (i) Yari imfura bituma bamuha akabyiniriro ka sadiq u/ ameen (umunyakuri w’umwizerwa) agahawe na Quraysh.
      (ii) Yari umwizerwa akanizera.
      (iii) Yakundaga abana, abakene n’imfubyi.
      (iv) Yari umuntu wihangana.

    Igikorwa

    1. Garagaza imyitwarire myiza n’imico yaranze intumwa y’Imana Muhammadi (I.I.A.I)

    Umwitozongiro

    1. Intumwa y’Imana Muhammadi yari afite abana bangahe?

    2. Vuga imico myiza n’imyitwarire y’intumwa y’Imana.

    3. Amazina yose y’intumwa y’Imana Muhammadi (I.I.A.I) ni ayahe?

    4. Intumwa Muhammadi (I.I.A.I) yavutse:

      (i) Umunsi ___________________.

      (ii) Ukwezi ___________________.

      (iii) Itariki ___________________.

      (iv) Umwaka ___________________.

  • Umutwe wa:Ubupfura n’imibanire myiza n’ abandi

    1. Gukunda Imana no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.
    Ese wowe ubwawe urikunda? Ese ukunda inshuti zawe? Andika hano hasi ibintu bimwe na bimwe waba warakoreye inshuti zawe byerekana ko uzikunda koko.
    Tugomba kwirinda gusenga ibindi bintu ahubwo tugasenga Imana yonyine.

    v

    Ibikorwa byerekana ko dukunze Allah (S.W)
      (i) Gusenga.
      (ii) Gusiba.
      (iii) Gutanga Zakat.
      (iv) Gufasha abakene.
      (v) Gusengera imfubyi.
      (vi) Gusoma Qur’an.

    (vii) Kumara igihe kirekire mu musigiti.

    x

    Uburyo bwo kwereka urukundo inshuti zacu.
      (i) Kudatongana na bo.
      (ii) Kubakorera ibintu byiza.
      (iii) Kumarana na bo igihe.
    Nk’abana, tugomba gukunda inshuti zacu n’abaturanyi bacu. Waba warigeze uha impano inshuti yawe? Vuga zimwe muri izo mpano waba warahaye inshuti zawe vuba aha. Bumvise bamerewe bate?

    c

    IgikorwaRondora ibikorwa by’urukundo mwakoreye inshuti ndetse na Allah (S.W).

    2. Imyitwarire mu bihe bitandukanye
    (a) Uburyo bwo kurya

    Ni nde watubwira uko bafungura icyayi n’umugati? Tugomba kwitwara neza mbere yo kurya, mu gihe turya na nyuma yo kurya. Uburyo bwo kurya mu kinyabupfura bukubiyemo:
      (i) Vuga bismillahi mbere yo gutangira kurya.
      (ii) Risha ukuboko kw’indyo.
      (iii) Rya gusa ibiryo biri imbere yawe.
      (iv) Vuga Alhamdulillahi urangije kurya.

    c

    v

    Igikorwa

    Rondora imwe mu migenzo myiza ku meza

    (b) Uburyo bwo kunywa
    Shyira amazi make mu kirahuri cyangwa mu gakombe. Yanywe nk’uko usanzwe uyanywa. Abasilamu bafite uko banywa amazi. Mu gihe tunywa, dore uburyo tugomba kubikoramo:
      (i) Mu gihe tunywa, umusilamu aruhuka inshuro eshatu.
      (ii) Tugomba kuvuga nanone izina rya Allah (S.W) mbere y’uko dutangira kunywa ndetse tukanahimbaza izina rye mu gihe turangije.
      (iii) Twemerewe kunywa duhagaze ariko byaba byiza tunyweye twicaye.

    a

    (c) Uburyo bwo kuryama
    Uryama ute?
    Dore uko abasilamu bagomba kwitwara mu gihe baryamye:
      (i) Vuga dua mbere yo kuryama.
      (ii) Ukiryama uryamira iburyo bwawe.
      (iii) Umusilamu agomba gukora udhu mbere y’uko ajya kuryama.
      (iv) Yari na Sunnat (uburyo) intumwa y’Imana yashyiraga ikiganza ke ku itama akavuga ati: ’’O Mana mu izina ryawe ndapfa ndetse nkanabaho.”

    a

    s

    (d) Uburyo bwo kubyuka
    Iyo tubyutse tugomba kuvuga dua; “Ash-hadu an-laa ilaha ila llahu wa ash-hadu anna Muhammadi Rasulullah”. Tugomba no kuvuga Ibi bisobanuye ngo “Nta yindi Mana ikwiye amashimwe uretse Allah (S.W) kandi Muhammadi akaba intumwa yayo y’ukuri.”
    Iyi dua: “Al hamudulilahi ladhi ahayana baadama amaatana wa ilayihi nushuru.”
    Nihashimwe Imana iduhaye ubuzima nyuma y’uko twari twabuvuyemo kandi kuri yo ni ho tuzasubira.

    a

    Igikorwa

    Erekana uburyo bwiza bwo kuryamamo.

    (e) Uburyo bwo kujya mu bwiherero
    Uribuka uburyo bwo twitunganya twize ? Ngaho mbwira imwe mu migenzereze wibukamo. Mu gihe tugiye kwituma tugomba kwitwara mu buryo bukurikira:
      (i) Vuga dua igihe winjiye mu bwi herero.
      (ii) Ntukitume uhagaze.
      (iii) Injira mu musarani ubanje ikirenge k’ibumoso.
      (iv) Ukarabe nyuma yo kwituma ukoresheje amazi n’isabune.
      (v) Sohoka ubanje ikirenge k’iburyo.
      (vi) Ntukavugire mu bwiherero.
      (vii) Ntukagire inyandiko iyo ari yo yose yerekeye Qur’an winjirana mu bwiherero.
      (viii) Ntugakore ku gitsina cyawe n’ikiganza k’iburyo .
      (ix) Ntukinyarire cyangwa ngo unyarire imyenda.
      (x) Ntukarebe Qiblah mu gihe uri kwituma.

    a

    Igikorwa

    Erekane uburyo bwiza bwo kwisukura.

    (f) Uburyo bwo kwambara imyenda
    Uzi imyambaro? Imyenda itumarira iki?
    Tugomba kugurikiza uburyo bukurikira mu gihe tugiye kwambara:
      (i) Abagabo ntibagomba kwambara imyenda irenga akagombambari.
      (ii) Abagabo ntibagomba kwambara imyenda ikozwe mu bwoya cyangwa muri zahabu.
      (iii) Umusilamu agomba kuvuga dua mu gihe ari kwambara imyenda.

    s

    Abasilamu bambara neza iyo bari mu musigiti bagiye gusali

    (g) Uburyo bwo gutembera
    Intumwa y’Imana yahitagamo gutembera ku wa kane. Yatemberaga azindutse kare cyane mu gitondo.
    Kandi byabaga ari byiza kugenda nijoro kurusha ku manywa. Nijoro ni nk’aho urugendo rwabaga rugufi.

    z

    (h) Kubaha abakuru
    Umukuru ni nde ? Mbwira amazina y’abakuru mubana .
    Tugomba kububaha bihagije mu buryo bukurikira:
      (i) Tugomba kumva inama batugira .
      (ii) Tugomba gukurikiza ingero nziza zabo ndetse tukaba nka bo.
    (i) Kugirira impuhwe abato
    Umuto ni nde ? Ni uwo uruta wese.
      (i) Tugomba kubafasha no kubayobora.
      (ii) Kubatoza imigenzo myiza
    (i) Uburyo bwo gusuhuzanya
    Usuhuza abandi ute? ujye usuhuza abantu bose utarobanuye.
    Umusilamu agomba gusuhuzanya mu buryo bukurikira:
      (i) Umusilamu agomba gusuhuza umweumwe avuga ati “Asalaam aleykum warahmatullahi wabarakatuhu.”

      (ii) Uhagaze ni we ugomba gusuhuza uwicaye.
      (iii) Umuntu uzamuka agomba gusuhuzwa n’umanuka.
      (iv) Abihuta ni bo basuhuza abagenda gake .
      (v) Umuntu winjiye mu nzu ni we ugomba gusuhuza abantu bose asanze mu nzu imbere.
      (vi) Abagabo ntibagomba gukora mu biganza by’abagore kereka abagore babo gusa.
      (vii) Itsinda ry’abantu bake ni ryo rigomba gusuhuza iry’abantu benshi.

    s

    Umuntu muto ni we usuhuza bwa mbere umuntu mukuru

    Igikorwa

    1. Erekane uburyo bwiza bwo gusuhuzanya.

    2. Omeka ku rukuta igipapuro cyanditseho indangagaciro za Isilamu nurangiza uzisome.

    3. Kubaha Imana mu biremwa byayo ubirinda, ubyitaho kandi ubiteza imbere mu mibereho yabyo
    Kwita ku byaremwe na Allah (S.W)

    Vuga amwe mu mazina y’inyamaswa ziba mu ngo. Uzitaho ute? Inyamaswa zimwe na zimwe ziduha impu dukoramo inkweto. Izindi ziduha amata. Amatungo ni ingenzi mu buzima bwacu. Tugomba kuyafata neza.

    Akamaro k’amatungo.

    v

             Indogobe zikorera imitwaro                        Inyama y’intama

    Uburyo wakwita ku nyamaswa
      (i) Tugomba kuzigaburira ndetse tukaziha amazi.
      (ii) Tugomba kuzitaho mu gihe zirwaye.
      (iii) Ntitugomba kuzikubita mu buryo ubwo ari bwo bwose.
      (iv) Tugomba kuzubakira ikiraro kiza.
      (v) Tugomba kuzibaga mu buryo bukwiriye ikiremwa.

    c

            Tugomba kuvura amatungo yacu igihe yarwaye

    x

    Igikorwa

    Vuga uburyo bwiza bwo kwita ku biremwa bya Allah (S.W).

    Kwita ku bidukikije
    Ni nde watubwira ibyo yabonye hanze y’inzu yabo cyangwa y’ishuri? Ibidukikije ni ibyo byose bituzengurutse. Hakubiyemo inyamaswa, ibiti, imigezi, ibibaya, imisozi n’ibindi bintu byinshi.

    U Rwanda rufite imisozi myinshi. Ni yo mpamvu rwiswe urw’imisozi igihumbi.

    Vuga amazina y’ibiti bimwe na bimwe biri hafi y’ishuri cyangwa y’ingo zacu.

    Uheruka gutera igiti ryari? Ibiti bituzanira imvura ndetse n’umwuka duhumeka.


    Uko bita ku bidukikije

    v

    Tugomba gukuraho ibiziba byaretse hafi y’ingo zacu
    Ibyo biziba byaretse bikurura imibu mu ngo zacu.

    x

    Tugomba gukubura mu rugo. Kuhakubura bituma hasa neza.

    x

    Ibikorwa byangiza ibidukikije
    Nk’abantu, tugomba kwirinda gukora ibikorwa byonona ibidukikije. Twavuga nk’ibi bintu bikurikira:
    (a) Gutema ibiti uko ubonye

    s

    (b) Kwihagarika cyangwa kujugunya imyanda mu migezi.

    s

                        Kakuze arata imyanda mu mugezi wa Kibilira

    (c) Kujugunya ibisigazwa by’imyanda aho ari ho hose.

    s

    Tuyishime aratoragura imyanda yajugunywe ahantu hanyuranye mu ishuri

    Tugomba gukorera ibikorwa byiza ibidukikije. Ibi byerekana ko twubashye Imana. Erekana ibikorwa bimwe na bimwe byo mu rugo cyangwa ku ishuri byanduza ikirere.

    Igikorwa

    1. Garagaza uburyo bunyuranye bwo kwita ku bidukikije.

    Umwitozo ngiro

    1. Tugomba gukunda abandi nk’uko natwe ______________ ubwacu.

    2. Tugomba gukora ibikorwa byiza kugira ngo _________________ Allah (S.W).

    3. Nyuma yo kurya umusilamu agomba kuvuga _____________.

    4. Umusilamu agomba kuruhuka inshuro zingahe mu gihe ari kunywa amazi?

    5. Si byiza ______________ uri mu bwiherero.

    Ibikorwa by’isuzumabumenyi

    1. Abasilamu bizera Imana ____________ gusa.

    2. Ni nde waremye isi n’ibintu byose?

    3. Vuga amazina y’intumwa eshanu z’Imana.

    4. Erekana bimwe mu bintu bitatu biranga intumwa za Allah (S.W)

    5. Qur’an ntagatifu yanditse mu ruhe rurimi?6. Vuga izi nyuguti:

    c

    7. Andika aya magambo mu nyuguti z’ikinyarwanda:

    s

    8. Andika izi nyuguti mu cyarabu;

    (a) w __________________

    (b) dh __________________

    (c) s __________________

    9. Abasilamu bakoresha ________________ mu gukora udhu.

    10. Isengesho rya faradh rya mbere rikorwa buri gitondo karekare ryitwa ngo iki? ______________

    .Huza aya masengesho n’umubare wa rakaat uzigize.

    11. Maghrib  2

    12. Dhuhr     3

    13. Subh      4

    14. Nyina w’intumwa y’Imana Muhammadi (I.I.A.I) yitwaga ____________.

    15. Intumwa y’Imana yarongoye Khadijah yujuje imyaka ingahe?

    16. Ni akahe kabyiniriro kahawe intumwa y’Imana na Quraish kubera ubudahemuka?

    17. Intumwa y’Imana Muhammadi (I.I.A.I) yagiye bwa mbere i Sham afite imyaka ingahe?

    18. Abasilamu bose bagomba kubaha amategeko ya ________________.

    19. Tugomba kwinjira mu bwiherero tubanje ikirenge k’ ________________ .

    20. Vuga ibintu bibiri inka ziduha.