Topic outline

  • 1. UMURYANGO MUTO

    Igikorwa cya 1

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge amasano abantu mubonaho bafitanye.

    W

    Dusobanukiwe ko:

    Umuryango muto ugizwe n’ababyeyi n’abana.

    Jabo na Simbi ni ababyeyi.

    Ganza, Keza, Shema n’Isaro ni abana

    Ganza ni imfura (uburiza) ya Jabo na Simbi

    Keza ni ubuheta (ikirondamfura)bwa Jabo na Simbi.

    Shema ni ubuheture(umwana wa 3) bwa Jabo na Simbi.

    Isaro ni bucura (umuhererezi) bwa Jabo na Simbi.

    Ganza na Shema ni basaza ba Keza na Isaro.

    Keza na Isaro ni bashiki ba Shema na Ganza.

    2. UMURYANGO MUGARI

    Igikorwa cya 2

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge amasano abantu mubonaho bafitanye.

    V

    K

    Igikorwa cya 3

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge amasano abantu mubonaho bafitanye.

    L

    1. Umuryango wa Ngabo

    Dusobanukiwe ko:

    A. Ngabo na Gaju ni ababyeyi ba Sano.

        Sano ni umuhungu wa Ngabo na Gaju.

        Gisa, Jabo na Gasaro ni abana ba Sano na Kariza.

        Sano na Kariza ni ababyeyi ba Gisa, Jabo na Gasaro.


    B. Gisa, Jabo na Gasaro ni abuzukuru ba Ngabo na Gaju

        Ngabo ni sekuru wa Gisa, Jabo na Gasaro.

       Gaju ni nyirakuru wa Gisa, Jabo na Gasaro.


    C. Ganza, Keza, Shema n’Isaro ni abuzukuru ba Sano na Kariza.

        Sano ni sekuru wa Ganza, Keza, Shema n’Isaro.

        Kariza ni nyirakuru wa Ganza, Keza, Shema n’Isaro.


    D. Ngabo ni sekuruza wa Ganza, Keza, Shema na Isaro.

        Gaju ni nyirakuruza wa Ganza, Keza, Shema na Isaro.

        Ganza, Keza, Shema na Isaro ni abuzukuruza ba Ngabo na Gaju.

        Gisa ni se wabo wa Ganza,Keza, Shema na Isaro.

        Gasaro ni nyirasenge wa Ganza, Keza, Shema na Isaro.

       Ganza, Keza, Shema na Isaro ni abisengeneza ba Gasaro.


    2. Umuryango wa Mahame

    Dusobanukiwe ko:

    A. Uwase na Mahame ni ababyeyi ba Rugira.

        Rugira ni umuhungu w’ Uwase na Mahame.

        Baho, Karabo na Mutesi ni abana ba Rugira na Atete.

        Rugira na Atete ni ababyeyi ba Iriho, Karabo na Mutesi.


    B. Iriho, Simbi na Mutesi ni abuzukuru ba Mahame n’Uwase.

        Mahame ni sekuru wa Simbi, Iriho na Mutesi.

        Uwase ni nyirakuru wa Simbi, Iriho na Mutesi.


    C. Ganza, Keza, Isaro na Shema ni abuzukuru ba Rugira n’Atete.

        Rugira ni sekuru wa Ganza, Keza, Isaro na Shema.

        Atete ni nyirakuru wa Ganza, Keza, Isaro na Shema.


    D. Mahame ni sekuruza wa Ganza, Keza, Isaro na Shema.

        Uwase ni nyirakuruza wa Ganza, Keza, Isaro na Shema.

        Iriho ni nyirarume wa Ganza, Keza, Isaro na Shema.

        Ganza, Keza, Isaro na Shema ni abishywa ba Iriho.

        Mutesi ni nyina wabo wa Ganza, Keza, Isaro na Shema.


    E. Muhire na Gasaro ni ababyeyi ba Butera na Mariza.

    Iriho na Gihozo ni ababyeyi ba Kaneza na Imena.

    Butera na Mariza ni babyara ba Ganza, Keza, Isaro na Shema.

    Kaneza na Imena ni babyara ba Ganza,Keza, Isaro na Shema.


    Inshamake

    Marume ni musaza wa mama wawe.

    Abishywa ni abana ba mushiki wawe.

    Masenge ni mushiki wa data.

    Abisengeneza ni abana ba musaza wange.

    Mubyara wange ni umwana wa masenge cyangwa wa marume.

    Data wacu ni murumuna cyangwa mukuru wa data.

    Mama wacu ni mukuru cyangwa murumuna wa mama.

    Nyogokuru ni umubyeyi w’umugore ubyara data cyangwa mama.

    Sogokuru ni umubyeyi w’umugabo ubyara data cyangwa mama.

    Nyogokuruza ni umubyeyi w’umugore ubyara sogokuru cyangwa nyogokuru.

    Sogokuruza ni umubyeyi w’umugabo ubyarasogokuru cyangwa nyogokuru.


    Twiyemeje ko tuzajya:

    Tubaza amasano dufitanye n’abagize umuryango wacu mugari; dufashanya ndetse tunubahana.

    UMUKORO

    Mubaze ababyeyi banyu amazina ya:

    (a) Ba sogokuru banyu

    (b) Ba nyogokuru banyu

    (c) Ba nyokorome banyu.

    (d) Ba nyogosenge banyu.

    (e) Babyara banyu.

    Imyitozo

    1. Uzuza ukoresheje izina ry’amasano

    (a) Umwana uhera abandi bose mu muryango ni .

    (b) Mukuru wa so ni .

    (c) Wowe uri wa nyokorome

    (e) Uri wa nyogosenge

    2. Subiza:

    (a) Upfana iki n’abana ba nyogosenge?

    (b) Upfana iki n’abana ba nyokorome?

    (c) Upfana iki n’umugabo wa nyogokuru wawe?

    (d) Upfana iki n’umugore wa sogokuru wawe?

    (e) Upfana iki n’umugabo wa nyogokuruza wawe?

    (f) Upfana iki n’umugore wa sogokuruza wawe?


    Isuzuma risoza umutwe wa 1.

    1. Uzuza ukoresheje izina ry’amasano

    (a) Ababyeyi babyara data ni ____ na ____.

    (b) Umwana wavutse mbere y’abandi bamwita __

    (c) Umwana uhera abandi bamwita ____

    (d) Abana bumu kobwa wawe ni ____

    (e) Umwana wa kabiri bamwita .


    2. Sobanura amasano ari hagati yawe na:

    (a) Nyokorome      (b) Nyogosenge

    (c) So wanyu         (d) Nyoko wanyu

    (e) Sogokuruza      (f) Nyogokuruza


    3. Sobanura amagambo akurikira:

    (a) Umwishywa      (b) Umwisengeneza

    (c) Umwuzukuruza

    4. Upfana iki n’abantu bakurikira?

    (a) Mushiki wa so.

    (b) Mukuru wa so.

    (c) Se wa so cyangwa wa nyoko.

    (d) Nyina wa so cyangwa wa nyoko.

    (e) Musaza wa nyoko.

    (f) Murumuna wa nyoko.

    (g) Abana ba nyokorome.

    (h) Abana ba nyogosenge.

    (i) Abana ba mushiki wawe.

    (j) Abana ba musaza wawe.

    D

    6. Subiza

    (a) Upfana iki n’abana ba nyogosenge?

    (b) Upfana iki n’abana ba nyokorome?

    (c) Upfana iki n’umugabo wa nyogokuru wawe?

    (d) Upfana iki n’umugore wa sogokuru wawe?

    (e) Upfana iki n’umugabo wa nyogokuruza wawe?

    (f) Upfana iki n’umugore wa sogokuruza wawe?


    7. Uzurisha ijambo ribura:

    (a) Umuryango muto ugizwe n’ _______n’

    (b) Umuryango utari muto uba ari _______.


    • 1. INSHINGANO Z’ABANYESHURI

      A. Inshingano z’abanyeshuri ku ishuri no mu rugo

      i. Ku ishuri


      Igikorwa cya 1

      Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho

      V

      Dusobanukiwe ko:

      Inshingano z’abanyeshuri ku ishuri ari ibyo abanyeshuri basabwa gukora. Ibyo ni:

      • Kwiga neza bashishikaye kandi babikunze.

      • Gukurikiza amategeko y’ishuri:


      urugero:

      – kwambara umwenda w’ishuri no kugira isuku.

      – Kugira ikinyabupfura twubaha abarezi na bagenzi bacu.

      – Gufata neza ibidukikije n’ibikoresho by’ishuri.

      – Kudakererwa no kudasiba ishuri nta mpamvu.


      Twiyemeje ko:

      Tuzajya twuzuza neza inshingano zacu ku ishuri.


      ii. Mu rugo

      Igikorwa cya 2

      Itegereze aya mashusho uvuge ibyo uyabonaho.

      K

      Dusobanukiwe ko:

      Inshingano z’abanyeshuri mu rugo ari ibyo basabwa gukora.

      Urugero: Gufasha ababyeyi kukora uturimo two murugo.

      Gukora isuku, umukoro n’ibindi.


      Twiyemeje ko:

      Tuzajya twuzuza neza inshingano zacu mu rugo.


      UMUKORO

      Muganirire abandi uko mwuzuza inshingano mu rugo.

      Imyitozo

      1. Sobanura amategeko y’ishuri n’uko uyakurikiza.

      2. Tanga ingero z’ibyo ukora ku ishuri.

      3. Ni utuhe turimo ushinzwe gukora iwanyu mu rugo?

      4. Kwiga neza ni inshingano zawe. Ese ubikora uko bikwiye? Sobanura.


      B. Ibyiza byo kuzuza inshingano

      i. Ku ishuri

      Igikorwa cya 3

      Mwitegereze aya mashusho; Muvuge ibyo muyabonaho.

      ,

      Dusobanukiwe ko:

      Iyo umunyeshuri yuzuza inshingano ze neza ku ishuri aratsinda kandi bakamushimira.


      Twiyemeje ko:

      Tuzajya tuzirikana ibyiza byo kuzuza inshingano.


      Umwitozo

      Vuga ikintu kiza cyakubayeho wujuje inshingano zawe ku ishuri.

      Sobanura uko byagenze.


      UMUKORO

      Muganirire bagenzi banyu icyo ababyeyi n’abarezi babakorera iyo mwujuje neza inshingano.


      ii. Mu rugo

      Igikorwa cya 4

      Itegereze aya mashusho uvuge ibyo uyabonaho.

      A

      Dusobanukiwe ko:

      Iyo umunyeshuri yuzuza inshingano ze neza mu rugo ashimisha ababyeyi be n’abo babana.


      Twiyemeje ko:

      Tuzajya dukorana ishyaka mu kuzuza inshingano zacu mu rugo.


      Umwitozo

      Haba hari ibyiza wabonye byo kuzuza inshingano mu rugo?

      (a) Ni ibihe?

      (b) Hari icyo byakumariye?

      (c) Guhera ubu se ugiye kujya ubigenza ute ngo uzabone ibyiza byinshi?


      UMUKORO

      Muganirire abandi ibintu byiza byababayeho mumaze kuzuza inshingano zanyu mu rugo cyangwa ku ishuri.

      C. Ingaruka zo kutuzuza inshingano.

      i. Ku ishuri

      Igikorwa cya 5

      Mwitegereze aya mashusho muvuge ibyo muyabonaho.

      ;

      Dusobanukiwe ko:

      Kutuzuza inshingano ku ishuri bigira ingaruka.

      Bituma abanyeshuri:

      – Batsindwa, bagasibira cyangwa bakabirukana.

      – Bahabwa ibihano.

      – Bababaza ababyeyi n’abarezi babo.

      Twiyemeje ko:

      Tuzirinda ingaruka zaterwa no kutuzuza inshingano zacu ku ishuri.

      Umwitozo

      Wigeze uhanwa kubera kutuzuza inshingano zawe ku ishuri? Vuga uko byagenze.


      UMUKORO

      Muganire ku ngaruka zo kutuzuza inshingano zikunze kuboneka ku ishuri ryanyu.

      ii. Mu rugo

      Igikorwa cya 6

      Itegereze aya mashusho uvuge ibyo uyabonaho.

      L


      Dusobanukiwe ko:

      Kutuzuza inshingano mu rugo bituma:

      • Ababyeyi bavunika cyane kandi bakababara.

      • Umutungo wo mu rugo usesagurwa.

      • Haba amahane n’intonganya mu rugo.


      Twiyemeje ko:

      Tugiye kwirinda ibibi byose byadukururira ingaruka zo kutuzuza inshingano mu rugo.


      Umwitozo

      Hari ibibi wakoraga mu rugo?

      (a) Ni ibihe?

      (b)Hari ingaruka byakugizeho?

      (c) Guhera ubu se ugiye kujya ubigenza ute?


      UMUKORO

      Muganirire abandi ingaruka zababayeho kubera kutuzuza inshingano mu rugo.


      2. IBENDERA RY’IGIHUGU

      A. Amabara agize ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda.


      Igikorwa cya 7

      Muge hanze mwitegereze ibendera ry’u Rwanda muvuge ibirigize.

      Ibendera ry’u Rwanda rigizwe n’amabara atatu:N

      1. Ibara ry’ubururu: ribanza

      hejuru ririmo izuba rifite imirasire 24 (ku ruhande rw’iburyo hejuru).

      2. Ibara ry’umuhondo: riri hagati.

      3. Ibara ry’icyatsi kibisi: riheruka ayandi hasi.



      B. Icyo amabara y’ibendera asobanura.

      1. Ibara ry’ubururu risobanura amahoro n’umunezero Abanyarwanda bagomba guharanira.

      Izuba ryo rishushanya ubumwe, kurwanya ubujiji

      no gukorera mu mucyo.

      2. Ibara ry’umuhondo risobanura iterambere.

      3. Ibara ry’icyatsi kibisi rivuga ikizere cyo kugera ku bukungu.


      Inshamake

      Ibendera ry’u Rwanda rigaragaza Ubumwe, gukunda umurimo, ubutwari n’ikizere k’ejo hazaza.

      Umwitozo

      Mushushanye ibendera ry’u Rwanda mutarireba.


      3. UMUDUGUDU

      A. Ibiranga Umudugudu

      Igikorwa cya 8

      Itegereze iyi shusho, uvuge ibyo ubonaho.

      Dusobanukiwe ko:

      Umudugudu ari                 X

      ahantu hatuwe n’ingo

      zegeranye. Ni rwo

      rwego ruto mu nzego

      z’ibanze. Ubamo

      ibikorwaremezo

      nk’amashuri, amavuriro,

      amasoko, imihanda n’ ibindi.


      Igikorwa cya 9

      Muge hanze mwitegereze ibintu byose biranga umudugudu ishuri ryanyu ryubatsemo.

      Imyitozo

      1. Tanga ingero 4 z’ibintu by’ingenzi biranga Umudugudu ishuri ryubatsemo.

      2. Ni ibihe bintu biranga Umudugudu ishuri ryanyu ryubatsemo?

      3. Ni ibihe bintu biranga Umudugudu mutuyemo?


      UMUKORO

      Nimutaha mugende mwitegereza ibiranga Umudugudu wanyu. Nimugaruka ku ishuri mubiganirire abandi.

      B. Kwita ku biranga Umudugudu.

      Igikorwa cya 10

      Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

      K

      Dusobanukiwe ko:

      Ibiranga umudugudu bigomba kwitabwaho cyane cyane mu muganda: Abaturage batema ibihuru,

      basibura imiferege, bubaka banasana ibikorwaremezo nk’amavuriro amashuri n’ibindi. Iyo Umudugudu

      witaweho, abaturage bagira ubuzima bwiza.


      Twiyemeje ko:

      Tuzajya twita ku bikorwaremezo biboneka mu mudugudu wacu, ababyangiza bose tuzajya tubagira

      inama dufatanije n’abarezi bacu.

      Imyitozo

      1. Tanga ingero z’imirimo ikorwa mu muganda rusange ukorerwa mu mudugudu mutuyemo.

      2. Sobanura impamvu abantu batuye Umudugudu bagomba kwita ku biranga Umudugudu.

      3. Vuga uruhare rwawe mu kwita ku biranga Umudugudu mutuyemo.

      4. Wakora iki usanze abantu bangiza bimwe mu bikorwaremezo biri mu Mudugudu mutuyemo.

      5. Tanga ingero z’ibikorwaremezo biri mu Mudugudu mutuyemo.

      6 Uzurisha imbonerahamwe ibi bikurikira:

      (a) Guta ibipapuro mu muhanda.

      (b) Kumena imyanda mu kimoteri.

      (c) Gusukura amashuri.

      (d) Gupfumura ibitembo by’amazi.

      (e) Gutera ibiti ku muhanda.

      C

      UMUKORO

      Uzitegereze ibyo ababyeyi bawe bakora ku munsi w’umuganda rusange hanyuma ubisobanurire

      abandi.

      C. Abayobozi b’Umudugudu.

      Igikorwa cya 11

      Itegereze ishusho ikurikira uvuge ibyo uyibonaho.

      ,

      Dusobanukiwe ko:

      Abayobozi b’Umudugudu batorwa n’abaturage nyuma yo kwiyamamaza bakavuga imigabo n’imigambi yabo.

      Umudugudu uyoborwa na Komite Nyobozi igizwe n’abantu batanu (5) bakurikira:

      1. Umukuru w’Umudugudu

      2. Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

      3. Ushinzwe umutekano, abinjira n’abasohoka.

      4. Ushinzwe amakuru no kujijura abaturage.

      5. Ushinzwe iterambere.


      D. Inshingano z’abayobozi b’Umudugudu.

      1. Umuyobozi w’Umudugudu

      Igikorwa cya 12

      Mwitegereze aya mashusho muvuge ibyo muyabonaho.

      N

      Dusobanukiwe ko:

      Umuyobozi w’Umudugudu agomba:

      • Kuyobora komite nyobozi y’Umudugudu

      • Gukurikirana gahunda za Leta mu Mudugudu

      • Gutanga raporo ku Kagari

      2. Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mudugudu

      Igikorwa cya 13

      Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

      L

      3. Inshingano z’ushinzwe umutekano mu Mudugudu.

      Igikorwa cya 14

      Mwitegereze aya mashusho muvuge ibyo muyabonaho.

      F

      Dusobanukiwe ko:

      Ushinzwe umutekano mu Mudugudu ashinzwe:

      • Ibikorwa by’umutekano mu Mudugudu.

      • Gutanga raporo ku mukuru w’Umudugudu.

      4. Ushinzwe amakuru mu Mudugudu.

      Igikorwa cya 15

      Mwitegereze iyi shusho uvuge ibyo uyibonaho.

      O

      5. Ushinzwe iterambere mu Mudugudu.

      Igikorwa cya 16

      Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

      G

      Dusobanukiwe ko:

      Ushinzwe iterambere mu Mudugudu afite inshingano zo:

      • Gukangurira abaturage ibikorwa by’amajyambere no kurwanya ubukene.

      • Gutanga raporo ku mukuru w’Umudugudu.


      Imyitozo

      1. Komite nyobozi y’Umudugudu igizwe n’abantu bangahe? Bavuge.

      2 . Ni izihe nshingano abagize komite nyobozi y’Umudugudu bahuriyeho bose.

      3. Ni bande bashinzwe ibi bikurikira mu Mudugudu?

      (a) Kurwanya ubukene mu batuye Umudugudu.

      (b) Kugenzura umutekano w’abatuye mudugudu.


      UMUKORO

      Nimugera mu rugo mubaze ababyeyi banyu amazina y’abagize komite nyobozi y’Umudugudu n’inshingano

      zabo.


      4. AKAGARI

      A. Ibiranga Akagari.

      Igikorwa cya 17

      Itegereze iyi shusho uvuge ibyo uyibonaho.

      [

      Dusobanukiwe ko:

      • Akagari ari ahantu hatuwe n’abantu benshi baba mu midugudu itandukanye.

      • Akagari kagizwe n’imidugudu myinshi.

      • Akagari kandi ari urwego rukurikira Umudugudu mu nzego z’ibanze.

      • Akagari kaba karimo ibikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro, amasoko, imihanda n’ibindi.

      • Akagari kagira ahantu nyaburanga.


      Igikorwa cya 18

      Mu matsinda muganire ku biranga Akagari.


      UMUKORO

      Nimutaha mugende mwitegereza ibintu biranga Akagari mutuyemo nimugaruka ku ishuri muzabiganiriho


      Imyitozo

      1. Tanga ingero 4 z’ibintu by’ingenzi biranga Akagari ishuri ryubatsemo.

      2. Ni ibihe bintu biranga Akagari ishuri ryanyu ryubatsemo?

      3. Ni ibihe bintu biranga Akagari mutuyemo?

      4. Vuga ahantu heza cyane mu kagari kanyu uvuge n’ibyiza biharanga.


      B. Kwita ku biranga Akagari kacu.

      Igikorwa cya 19

      Mu matsinda muganire ku biranga Akagari. Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge

      ibyo muyabonaho.

      b

      Dusobanukiwe ko:

      Ibiranga akagari bigomba kwitabwaho cyane cyane

      mu muganda:

      – Bikorerwa isuku.

      – Hasanwa ibishaje n’ibyangiritse.

      – Abaturage barwanya isuri.

      Twiyemeje ko:

      Tuzafatanya n’ababyeyi, abarezi n’abayobozi bacu kurwanya abangiza ibikorwaremezo.


      Igikorwa cya 20

      Musobanure uko mwakwita ku biranga Akagari ishuri ryubatsemo.

      Imyitozo

      1. Tanga ingero z’ibikorwaremezo biri mu kagari kanyu.

      2. Tanga ingero z’imirimo ikorwa mu muganda rusange ukorerwa mu kagari mutuyemo.

      3. Vuga uruhare rwawe mu kwita ku biranga akagari mutuyemo.

      4. Wakora iki usanze abantu bangiza ibikorwaremezo biri mu kagari mutuyemo?


      UMUKORO

      Uzitegereze ibyo ababyeyi bawe bakora ku munsi w’umuganda rusange uze ubiganirire abandi.


      C. Abayobozi b’Akagari.

      Igikorwa cya 21

      Itegereze aya mashusho uvuge ibyo uyabonaho.

      s

      Dusobanukiwe ko:

      Akagari ari urwego rutangirwaho serivisi z’ibanze.

      Abagize inzego z’ubuyobozi bw’Akagari:

      – Inama Njyanama

      – Umunyamabanga nshingwabikorwa.

      – ushinzwe imibereho myiza


      D. Inshingano z’abayobozi b’Akagari.

      Igikorwa cya 22

      Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

      b

      Dusobanukiwe ko:

      1. Abagize Inama Njyanama y’Akagari

      – Gukurikirana gahunda zose za Leta mu Kagari.

      – Kugenzura Ubunyamabanga Nshingwabikorwa.

      2. Umunyamabanga nshingwabikorwa

      – Kuyobora Akagari.

      – Guhagararira Akagari mu zindi nzego.

      – Gushyira mu bikorwa politiki za Leta.

      3. Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari

      Gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa bituma bagira imibereho myiza: nko kohereza abana kwiga,

      gutanga mituweli, gukingiza abana n’abagore batwite, kugirira isuku aho batuye no kugira imirire myiza.


      Imyitozo

      1. Ni izihe nshingano inama njyanama ihuriyeho n’umunyamabanga nshingwabikorwa?

      2. Ni bande bagize inzego z’ubuyobozi bw’Akagari?

      3. Ni uruhe rwego rushinzwe:

      (a) Kugenzura umunyamabanga nshingwabikorwa.

      (b) Gushishikariza abaturage kohereza abana kwiga.

      (C) Kuyobora Akagari.

      UMUKORO

      Nimugera mu rugo mubaze ababyeyi banyu niba baba mu nama njyanama y’Akagari kanyu nimusanga barimo mubabaze inshingano zabo

      Isuzuma risoza umutwe wa 2

      1. Uzuza imbonerahamwe ukoresheje inshingano zawe zikurikira:

      – Kwiga neza.

      – Gufasha ababyeyi.

      – Kubahiriza igihe.

      – Gusukura aho urara.

      – Kugira ikinyabupfura.

      – Gukora umukoro.

      – Kubaha abarezi.

      – Kubahiriza amategeko y’ishuri.

      – Kwambara impuzankano.

      c

      2. Subiza “yego” cyangwa “oya”.

      a. Kutuzuza inshingano zawe ku ishuri bituma uhanwa.

      b. Umunyeshuri wujuje inshingano ze atsinda neza mu ishuri.

      c. Gukorana umwete bituma twuzuza inshingano zacu neza.

      d. Kuzuza inshingano zawe mu rugo bitera intonganya.

      e. Gutsindwa ni ingaruka zo kutuzuza inshingano neza.

      3. Huza ibigize ibendera n’igisobanuro cyabyo.

      (a) Ubururu              (1) Ubukungu

      (b) Umuhondo         (2) Gukorera mu mucyo

      (c) Icyatsi kibisi        (3) Amahoro n’umunezero

      (d) Imirasire y’izuba (4) Iterambere

      4. Ca akaziga ku nshingano z’umuntu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mudugudu.

      – Kwiga                       – Kuyobora Umudugudu

      – Iterambere               – Ubwisungane

      – Isuku                       – Gahunda za Leta

      – Gutara amakuru     – Kuringaniza imbyaro

      – Kwivuza

      – Umutekano

      – Guhagararira Umudugudu

      – Gukingiza abana

      – Kwirinda indwara


      5. Uzuza n’ijambo rikwiye.

      (a) _______ ni urwego ruto mu nzego z’ibanze.

      (b) _______ kagizwe n’Imidugudu myinshi.

      (c) Urwego rukurikira Umudugudu ni _______

      6. Uzuza imbonerahamwe ushyira inshingano mu mwanya w’abazishinzwe:

      – Kuyobora Akagari no kugahagararira mu zindi nzego.

      – Kugenzura Umunyabanga nshingwabikorwa.

      – Gukurikirana gahunda zose za Leta mu Kagari.

      – Gukurikirana imibereho myiza y’abaturage.

      c


      • 1. ISUKU Y’AMAZI

        A. Uburyo bwo gusukura amazi.

        Igikorwa cya 1

        Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

        K

        Dusobanukiwe ko:

        Basukura amazi bakora ibi:

        a) Gusukura icyo uyatekamo       d)Gusukura icyo uyabikamo

        b) Kuyasukamo ugapfundikira     e) Kuyayungurura

        c) Gutegereza akabira                 f) Kuyabika apfundikiye.


        Twiyemeje ko:

        Tuzajya tunywa amazi atetse, tuyanywesha ibikoresho bisukuye.


        Imyitozo

        1. Kuki bateka amazi akabira?

        2. Vuga uko babika amazi yo kunywa.


        UMUKORO

        Nimugera mu rugo mufashe ababyeyi banyu guteka amazi neza mwifashishije ibikoresho bisukuye,

        muyayungurure, muyapfundikire neza, nahora muge munywaho.


        B. Akamaro ko gusukura amazi.

        Igikorwa cya 2

        Mwitegereze aya mashusho muyaganireho, muvuge ibyo muyabonaho.

        M

        Dusobanukiwe ko:

        Gusukura amazi birinda indwara ziterwa n’amazi mabi nk’inzoka zo mu nda, impiswi, tifoyide, korera n’izindi.

        Igikorwa cya 3

        Shushanya akapa gakangurira abandi kureka kunywa amazi mabi, Ukamanike mu ishuri.

        Imyitozo

        1. Mwifashishije amashusho akurikira

        Mushyire  ku bikorwa byiza na X ku bikorwa bibi.

        L

        2. Ese wigeze unywa amazi mabi? Byagenze bite?

        3. Kuki tugomba kunywa amazi atetse buri gihe?

        4. Vuga indwara uzi ziterwa no kunywa amazi mabi.


        2. ISUKU Y’IBIRIBWA N’IBINYOBWA

        A. Isuku y’ ibiribwa bikenerwa kurongwa n’akamaro kayo.

        Igikorwa cya 4

        Mwitegereze aya mashusho muyaganireho, muvuge ibyo muyabonaho.

        P

        Dusobanukiwe ko:

        Ibiribwa byose bigomba kurongwa mbere yo kubiteka.

        Dore uko bikorwa:

        a) Kubanza gukaraba intoki

        b) Gushyira ibyo ugiye kuronga mu kintu kidahitisha amazi.

        c) Gutangira koza.

        d) Kunyuguriza mu mazi meza. Imboga uzumukiriza ahantu hafite isuku.

        e) Imbuto bazihanaguza agatambaro gasukuye; zikabikwa mu kintu gisukuye kandi gipfundikirwa.

        Twiyemeje ko:

        Mbere yo gufata ku biribwa tuzajya dukaraba intoki.

        Tuzajya tugirira ibiribwa isuku.

        Imyitozo

        1. Kuki mbere yo kuronga ibiribwa dusabwa kubanza gukaraba intoki?

        2. Sobanura impamvu ari ngombwa kubanza koza ibiribwa ibyo ari byo byose mbere yo kubiteka cyangwa kubirya.

        3. Tanga ingero 4 z’ibiribwa bikenerwa kurongwa mbere yo kubiteka cyangwa kubirya.

        4. Wari warwara inzoka? Wazitewe n’iki?

        5. Iyo wokeje ikijumba cyangwa umwumbati urabyoza mbere yo ku birya? Sobanura.


        UMUKORO

        Buri wese azane kimwe muri ibi bikurikira:

        (a) Urubuto

        (b) Iteke

        (c) Ikijumba

        (d) Umwumbati

        (e) Ikirayi

        (f) Imboga

        Mukore igikorwa cyo kubironga uko mwabyize.

        Musobanurire bagenzi banyu uko bikorwa.


        B. Isuku y’ibinyobwa n’akamaro kayo.

        Igikorwa cya 6

        Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

        ;

        Dusobanukiwe ko:

        Ibinyobwa babinywesha ibikoresho bisukuye. Kugira isuku y’ibinyobwa birinda indwara ziterwa n’umwanda.

        Twiyemeje ko:

        • Mbere yo kunywa tuzajya dukaraba intoki.

        • Tuzajya tunywesha ibikoresho bifite isuku.

        • Tuzajya tugirira isuku ibinyobwa.

        • Tutazajya tunywesha umunwa ku majerikani no kuri robine.

        Imyitozo

        1.Mwitegereze amashusho akurikira :

        a)Mugaragaze ibikorwa byiza, muvuge n’impamvu ari byiza

        b)Mugaragaze ibikorwa bibi, muvuge n’impamvu ari bibi

        F

        2. Kuki mbere yo kunywa amazi dusabwa kubanza gukaraba intoki?

        3. Sobanura impamvu ari ngombwa kunywesha ibinyobwa ibikoresho bifite isuku.

        4. Sobanura impamvu ari bibi kunywesha umunwa ku kajerikani cyangwa kuri robine.

        5. Sobanura uko wagirira isuku ibinyobwa mbere yo kubinywa.


        C. Ingaruka zo kutagira isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa.

        Igikorwa cya 7

        Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

        O

        Imyitozo

        1. Vuga indwara ebyiri ziterwa no kunywa ibinyobwa bidafite isuku.

        2. Ni iyihe ndwara iterwa no kunywa ibinyobwa bidafite isuku uzi? Wabonye imeze ite?

        3. Kuki ari ngombwa kunywa ibinyobwa bifite isuku?

        4. Sobanura zimwe mu ngaruka mbi zo kunywa no kurya ibidasukuye.


        D. Uko birinda ingaruka zituruka ku isuku nkey’ibiribwa n’ibinyobwa.

        Igikorwa cya 8

        Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

        N

        Twiyemeje ko:

        - Tuzajya dusukura ibiribwa mbere yo kubirya.

        - Dusukura ibyo tunyweramo mbere yo kubikoresha.

        - Twirinda ingaruka mbi zikomoka ku mwanda.

        Imyitozo

        1. Sobanura uburyo bukwiye bwo kwirinda ingaruka ziterwa no kunywa ibinyobwa bidasukuye.

        2. Vuga icyo wakora kugira ngo wirinde ingaruka ziterwa no kurya ibiribwa bidasukuye.


        UMUKORO

        1. Muzenguruke ku ishuri ryanyu murebe ko hari abana banywa amazi yo kuri robine, mubabuze

        mubabwire ko atera indwara.

        2. Mwitegereze uko iwanyu basukura ibiribwa n’ibinyobwa, nimugaruka ku ishuri muze kubiganiriza

        abandi. abandi.


        UMUKORO

        1. Muzenguruke ku ishuri ryanyu murebe ko hari abana banywa amazi yo kuri robine, mubabuze

        mubabwire ko atera indwara.

        2. Mwitegereze uko iwanyu basukura ibiribwa n’ibinyobwa, nimugaruka ku ishuri muze kubiganiriza

        abandi.


        Isuzuma risoza umutwe wa 3

        1. vuga ibintu bibiri bitera indwara y’impiswi ugaragaze uko yirindwa

        2. Tondeka neza ibyiciro byo guteka amazi.

        – Guteka amazi akabira

        – Koza isafuriya

        – Kuyungurura amazi yamaze kubira

        – Kuyashyira mu kajerikani

        – Gusuka amazi mu isafuriya yogeje neza

        – Koza akajerikani ko gushyiramo amazi ayunguruye

        – Gutereka isafuriya ipfundikiye neza ku mbabura

        – Gupfundikira akajerikani karimo amazi ayunguruye

        – Guterura ku mbabura amazi yabize

        3. Tanga ingero 4 z’ibiribwa bigomba kuribwa cyangwa gutekwa bimaze kurongwa.

        4. Vuga amazina 4 y’ibinyobwa bigomba kugirirwa isuku.


        • 1. Kwirinda indwara zandura n’izitandura ziterwa n’umwanda.

          Igikorwa cya 1

          Muganire kuri aya mashusho muvuge ibyo muyabonaho.

          ,,

          Dusobanukiwe ko:

          Iyo ibikoresho byo mu gikoni bisukuwe neza birinda indwara zikurikira:

          a) izandura ziterwa n’umwanda : korera, macinyamyambi, indwara z’uruhu n’izindi.

          b) izitandura ziterwa n’umwanda:Tifoyide, inzoka zo munda, inda, amavunja, impiswi n’izindi .

          Igikorwa cya 2

          Mukore igikorwa cyo gusukura neza ibikoresho byo mu gikoni mukoresha ku ishuri.

          Igikorwa cya 3

          Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

          S

          Dusobanukiwe ko:

          Gusukura aho tuba n’imyenda twambara biturinda indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda

          urugero: inda n’amavunja

          Igikorwa cya 4

          Muhitemo kimwe muri ibi bikorwa mugikore:

          – Kumesa utwenda tworoheje.

          – Gukubura imbere y’ishuri.

          – Gukoropa ishuri.

          – Gukoropa ubwiherero.

          Igikorwa cya 5

          Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

          A

          Dusobanukiwe ko:

          Twirinda indwara zitandura ziterwa n’umwanda:

          - Dusukura ibiribwa n’ibinyobwa

          - Dukaraba intoki n’amazi meza n’isabune mbere yo kurya no kunywa na nyuma yo kuva mubwiherero.

          Imyitozo

          1. Tanga ingero z’indwara zitandura ziterwa n’umwanda

          2. Vuga uko wakwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

          3. Ukoresheje ingero 2 tandukanya indwara zandura n’izitandura ziterwa n’umwanda.


          2. Indwara zitandura ziterwa n’imirire mibi.

          Igikorwa cya 6

          Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

          M

          Dusobanukiwe ko:

          Tugomba kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi nka bwaki n’uruzingo. Tuzirinda turya indyo yuzuye igizwe n’ibi bikurikira:

          Ibyubaka umubiri: inyama, amagi, ibishyimbo n’amashaza

          Ibitera imbaraga: ibinyampeke (ibigori, amasaka,uburo, ingano), ibinyabijumba (imyumbati, amateke,

          ibirayi, ibijumba) n’ibitoki.

          Ibirinda indwara: imboga n’imbuto z’amoko yose.


          Imyitozo

          1. Tanga ingero 2 z’indwara zitandura ziterwa n’imirire mibi.

          2. Indyo yuzuye iba igizwe n’ayahe mafunguro?

          3. Tanga ingero 2 z’ibiribwa bigize indyo yuzuye

          (a) Byubaka umubiri

          (b) Bitera imbaraga

          (c) Birinda indwara

          4. Ni gute wakwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi?

          Igikorwa cya 7

          Mukore igikorwa cyo gutera imboga ku kigo cyanyu. Aho ziri muzibagarire. Ahari amatungo mwahire

          ibyatsi muyagaburire.


          UMUKORO

          1. Murebe ko iwanyu bateye imboga muzivomerere. Nimusanga zidahari mubasabe kuzitera.

          Muze kubwira bagenzi banyu uko byagenze.

          2. Niba ku ishuri no mu rugo iwanyu haba amatungo, muyahe ubwatsi. Niba ntayo, mubakangurire korora itungo rizabafasha kugira imirire myiza. Muze kubwira bagenzi banyu ibyo mwakoze.


          Isuzuma risoza umutwe wa 4

          1. Koresha indwara wuzuze imbonerahamwe.

          – Amavunja                   – Inda

          – Bwaki                         – Uruzingo

          – Inzoka zo mu nda      – Impiswi

          – Korera                        – Indwara z’uruhu

          – Tifoyide

          J

          2. Shyira ibiribwa bikurikira mu matsinda yabyo.

          – Ibinyampeke                 – Ibinyabijumba

          – Imbuto                           – Imboga

          – Inyama                          – Ibishyimbo

          – Amashaza                     – Amafi

          – Amagi

          J


          • 1. UBURENGANZIRA BW’ABANA

            A. Uburenganzira bw’abana.

            Igikorwa cya 1

            Mwitegereze amashusho akurikira, muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

            F

            Dusobanukiwe ko:

            Abana dufite uburenganzira bwo:

            • Kuvuzwa no kurindwa ikibi     • Gukina

            • Kugaburirwa                           • Kwambikwa

            • Kugira ubwenegihugu            • Kwiga

            • Kuba mu muryango               • Kubaho


            Imyitozo

            Soma uvuge uburenganzira bwubahirijwe

            (a) Mutesi yaranyagiwe, bamukura mu mvura, bamwambika imyenda ishyushye.

            (b) Kagabo yavuye ku ishuri baramugaburira.

            (c) Keza yakinnye umupira aragwa aravunika bamujyana kwa muganga.

            (d) Muhire yapfushije ababyeyi be bose, ubu arerwa no kwa Mbabazi.

            (e) Murumuna wange ejo azatangira ishuri.


            UMUKORO

            Mwandike uburenganzira bw’abana ku mpapuro muzimanike mu ishuri no mu rugo.


            B. Akamaro ko kubahiriza uburenganzira bw’abana.

            Igikorwa cya 2

            Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

            D

            Dusobanukiwe ko:

            Kubahiriza uburenganzira bw’abana bituma:

            – Babaho neza.           – Bakura neza.

            – Bahora bishimye.     – Bagira ubuzima bwiza.

            Imyitozo

            1. Sobanura akamaro ko kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

            2. Ese uburenganzira bwawe burubahirizwa? Sobanura.


            C. Ihohoterwa rikorerwa abana n’impamvu ziritera.

            Igikorwa cya 3

            Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

            F

            Dusobanukiwe ko:

            Umwana ashobora guhohoterwa akorerwa ibi bikurikira:

            • Kumukoresha imirimo          • Kumuhoza ku nkeke

            ivunanye                                • Kumuraza hanze

            • Kumwicisha inzara              • Ibihano bikomeye

            • Kumukubita                         • Kutamuvuza arwaye

            • Kumubuza kwiga                 • Kutamwambika

            • Kumubuza gukina               • Kumunigana ijambo/Kutamwumva

            • Kumutuka                            • Kumutoteza

            Guhohotera umwana bishobora guterwa: n’ubugomeubusinzi n’ubujiji bwo kutamenya uburenganzira bwe.

            Igikorwa cya 4

            Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

            Mwandike ku mpapuro amagambo yamagana abantu bahohotera abana. Muzimanike ku ishuri no

            mu rugo.

            Umwitozo

            Tanga ingero 3 z’ibintu bishobora gutuma uburenganzira bw’umwana butubahirizwa.


            D. Kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana.

            Igikorwa cya 5

            Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

            B

            S

            Dusobanukiwe ko:

            -Tugomba kuvuga abaduhohotera.

            -Tugomba kureba ko uburenganzira bwacu bwubahirizwa, turushaho kubusobanukirwa.

            -Dusobanurira bagenzi bacu uburenganzira bwabo.

            Twiyemeje ko:

            Tuzajya tubwira ababyeyi n’abarezi bacu

            Igikorwa cya 6

            Mwandike ku mpapuro uko mwakwirinda ihohoterwa rikorerwa abana muzimanike mu ishuri.

            Imyitozo

            1. Sobanura icyo wakora

            (a) Igihe uhohotewe.

            (b) Ubonye mugenzi wawe ahohoterwa.

            2. Ese wigeze uhura n’ihohoterwa iryo ariryo ryose? Wabigenje ute?


            2. UMUCO W’AMAHORO

            a. Kubana mu mahoro mu mikino no mu myigire.


            Igikorwa cya 7

            Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

            J

            Dusobanukiwe ko:

            Dushobora kubana mu mahoro mu mikino:

            • Tutikunda                     • Dukina nta vangura

            • Dusabana                    • Tubabarirana

            • Dukina nta kuvunana   • Dusabana imbabazi

            • Twumvira kandi twubahana.


            Dushobora kubana mu mahoro mu myigire dukora ibi bikurikira:

            Kudasakuza mu ishuri no Kwigana n’abandi mu matsinda.

            Gufatanya n’abandi mu mirimo itandukanye.

            Gusobanurirana no gufasha abafite ubumuga.

            Twiyemeje ko:

            Tugiye kwimakaza umuco w’amahoro mu gihe cyo kwiga, gukina n’ahandi hose.

            Imyitozo

            1. Sobanura uko ubana n’abandi mu mahoro igihe:

            (a) Mukinana

            (b) Mwigana

            2. Vuga ibintu bibi utagomba gukora ukina n’abandi.

            3. Tanga ingero z’ibintu bibi wakwirinda igihe wigana n’abandi.

            4. Soma inkuru ikurikira usubize ibibazo:

            – Mutesi yiga mu mwaka wa kabiri.

            – Iyo ageze ku ishuri asuhuza abo ahasanze.

            – Iyo dukorera mu matsinda arasakuza cyane.

            – Iyo umusobanuje agusobanurira yishimye.

            – Mu kiruhuko akina n’inshuti ze gusa.

            – Iyo umutiye igitabo arakigutiza.

            Subiza:

            (a) Ni iki kigaragaza ko Mutesi atabana neza mu mikino?

            (b) Ni iki kigaragaza ko Mutesi abana neza mu mikino no mu myigire?

            (c) Ni iyihe myitwarire ya Mutesi mu myigire?

            UMUKORO

            1. Mwitegereze ko abana bose bakina mu mahoro.

            Abatabyubahiriza mubaganirize ibyiza byo gukina mu mahoro

            2. Mwigenzure murebe ko mwigana mu mahoro aho musanga ibibi mubikosore mufatanije n’umurezi wanyu.


            3. KWIMAKAZA UMUCO W’AMAHORO

            A. Mu biganiro.

            Igikorwa cya 8

            Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

            f

            Dusobanukiwe ko:

            Dushobora kuganira mu mahoro

            – Dutega abandi amatwi.

            – Tudasakuza ngo dutere hejuru.

            – Tutivanga mu biganiro bitatureba by’abantu bakuru.

            – Dukurikiza inama tugiriwe.

            – Twirinda gusuzugura ibitekerezo by’abandi.

            – Tuvuga igihe duhawe ijambo.

            Imyitozo

            1. Mu ishuri ryanyu mujya muganira? Mubigenza mute?

            2. Vuga ibintu by’ingenzi ukwiye kwirinda igihe uganira na bagenzi bawe.


            B. Mu bikorwa binyuranye ku ishuri.

            Igikorwa cya 9

            Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

             j

            Dusobanukiwe ko:

            Twabana mu mahoro ku ishuri:

            – Dukorera hamwe                           – Dufashanya

            – Dukorana urukundo                       – Tutabangamira abandi

            – Tudaca abandi intege                    – Tutananizanya

            – Tutanebwa                                     – Dukorera mu mahoro

            Umwitozo

            Tanga ingero z’ ibintu byiza by’ingenzi ukwiye gukora igihe


            4. IMYITWARIRE IBONEYE KU ISHURI

            A. Kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’ishuri.

            Igikorwa cya 10

            Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

            l

            Dusobanukiwe ko:

            Tugomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’ishuri:

            – Twambara impuzankano y’ishuri.

            – Twitwara uko bisabwa ku ishuri.

            – Twubahiriza igihe.

            – Twubaha abarezi n’abayobozi b’ishuri.

            – Dukora imikoro duhabwa n’abarezi.

            – Dufata neza inyubako n’ibikoresho by’ishuri.

            Umwitozo

            Vuga nibura amategeko atatu y’ishuri wigamo.


            B. Imyitwarire iboneye ku bayobozi b’ishuri.

            Igikorwa cya 11

            Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

            v

            Dusobanukiwe ko:

            Tugomba:

            • Kububaha abayobozi

            • Kwakira n’amaboko yombi ibyo baduhaye

            • Gutegereza ko baduha akaboko tubasuhuza

            x

            Twiyemeje ko tuzajya:

            – Dusuhuza abarezi n’abayobozi b’ikigo uko bikwiye.

            – Tubumvira kandi tububaha.

            – Turangwa n’ikinyabupfura.

            Umwitozo

            Vuga muri make uko witwara iyo bagutumye ku muyobozi w’ikigo.


            C. Imyitwarire iboneye kuri bagenzi bacu.

            Igikorwa cya 12

            Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

            s

            Dusobanukiwe ko:

            Tugomba kwitwara neza kuri bagenzi bacu:

            – Dukinira hamwe          – Dusaranganya

            – Dusangira                  – Dufashanya

            – Dukorera hamwe       – Tugirana inama

            Imyitozo

            1. Tanga ingero z’ibintu by’ingenzi ukwiye gukora kugira ngo wite kuri bagenzi bawe bafite ubumuga.

            2. Sobanura uko witwara kuri bagenzi bawe mwigana.


            5. IMYANYA MYIBARUKIRO

            A. Ibikorwa bibangamira imyanya ndangagitsina.

            Igikorwa cya 13

            Itegereze uvuge ibyo ubona kuri aya mashusho.

            j

            Dusobanukiwe ko:

            Ibikorwa bibangamira imyanya ndangagitsina ari:

            – Kuyikinisha          – Gufatwa ku ngufu

            – Guhohoterwa       – Kutayigirira isuku

            Twiyemeje ko Tuzajya:

            – Twirinda abagizi ba nabi bashobora kutwonona, tubabwira abaturera, abarezi n’abayobozi.

            – Tugirira isuku imyanya ndangagitsina.

            – Twirinda uwadukorakora ku myanya ndangagitsina.

            Imyitozo

            1. Wakora iki haramutse hagize uguhohotera?

            2. Uwaguha ibisuguti, shokola, n’utundi tuntu ngo agukore ku gitsina wakwemera? Sobanura.

            UMUKORO

            Mubaze ababyeyi uko mwakwirinda ibikorwa bibangamira imyanya ndangagitsina.


            6. UBUMUGA

            A. Ubumuga ni iki?

            Igikorwa cya 14

            Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

            n

            x

            Dusobanukiwe ko:

            Ubumuga ari ukudakora kw’ingingo zimwe na zimwe z’umubiri.

            Ubumuga umuntu ashobora kubuvukana, kubuterwa n’indwara cyangwa impanuka.

            Twiyemeje ko:

            Tuzajya dufasha uko dushoboye kose abafite ubumuga.

            Imyitozo

            1. Sobanura ijambo ubumuga.

            2. Vuga bimwe mu bintu bitera ubumuga.


            B. Uburenganzira bw’abafite ubumuga.

            Igikorwa cya 15

            Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

             b

            Dusobanukiwe ko:

            Abafite ubumuga bafite uburenganzira bwo:

            • Kwiga

            • Guhabwa imirimo nk’abandi

            • Kwidagadura no gutembera aho bashaka

            • Koroherezwa kujya mu nyubako ndende

            • Kujya ahagaragara nk’abandi

            • Kuvuzwa

            • Kwambikwa

            • Gutora abayobozi no gutorerwa ubuyobozi

            • Guhabwa ibyangombwa nk’abandi

            • Kuba mu muryango

            • Kugira izina

            Twiyemeje ko Tuzajya:

            Twubahiriza uburenganzira bw’abafite ubumuga, tubatabariza igihe tubonye abantu babahohotera.

            Imyitozo

            1. Ese abafite ubumuga bafite uburenganzira nk’ubwawe? Sobanura.

            2. Sobanura icyo wakora igihe ubonye umuntu uhohotera ufite ubumuga.

            3. Tanga ingero 4 z’uburenganzira bw’abafite ubumuga.

            4. Kuki tugomba kurinda ihohoterwa bagenzi bacu bafite ubumuga?


            Isuzuma risoza umutwe wa 5

            1. Subiza yego cyangwa oya

            (a) Kwima umwana ibiryo ni ukumuhohotera.

            (b) Kubahiriza uburenganzira bw’abana bituma bakura.

            (c) Abantu bahohotera abana bakwiye gushimirwa.

            (d) Gukoresha abana imirimo ivunanye ni ukubahohotera.

            (e) Umwana ukosa agomba guhanwa bikomeye.

            (f) Mbonye uhohotera umwana natabaza abantu bakuru.

            2. Vangura uburenganzira n’ihohoterwa wifashishije iyi mbonerahamwe.

            – Gukubitwa           – Gutukwa

            – Gutotezwa           – Gukina

            – Kuvuzwa             – Gutegwa amatwi

            – Kubaho                – Kwambikwa

            – Kuvunishwa

            z

            m


            • 1. IBYANGOMBWA NKENERWA MU BUZIMA

              A. Ibyangombwa nkenerwa by’ibanze mu buzima.

              Igikorwa cya 1

              Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

              J

              Imyitozo

              1. Sobanura ijambo ibyangombwa nkenerwa.

              2. Tanga ingero 4 z’ibyangombwa by’ibanze uhabwa.

              3. Umwana udahabwa ibyangombwa nkenerwa bimugendekera bite? Sobanura.


              B. Ibyangombwa nkenerwa bitari iby’ibanze.

              Igikorwa cya 2

              Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

              H

              Dusobanukiwe ko:

              Ibyangombwa nkenerwa bitari iby’ibanze ari ibintu umuntu akenera ariko atabibona akabaho.

              Ingero: imodoka, ipikipiki, igare, indege, intebe, akabati, tereviziyo, radiyo, mudasobwa, isitimu.

              Imyitozo

              1. Tanga ingero 4 z’ibyangombwa nkenerwa bitari iby’ibanze.

              2. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ibyangombwa nkenerwa by’ibanze n’ibitari iby’ibanze?


              C. Inzitizi zo kubona ibyangombwa mu buzima.

              Igikorwa cya 3

              Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

               x

              Dusobanukiwe ko:

              Inzitizi zituma abantu batabona ibyangombwa nkenerwa ari ubukene, inzara, ubusinzi, ubunebwe,

              ibyorezo, intambara n’ibiza.

              Imyitozo

              1. Tanga ingero 2 z’ibiza bishobora gutuma abantu babura ibyangombwa nkenerwa.

              2. Ese iwanyu mwaba mwarigeze mubura ibyangombwa nkenerwa? Byatewe n’iki?


              D. Ingaruka zo kutabona ibyangombwa bikenerwa.

              Igikorwa cya 4

              Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

              k

              Dusobanukiwe ko:

              Ingaruka mbi zo kubura ibyangombwa nkenerwa ari:

              • Kurwaragurika                           • Indwara z’ibyorezo

              • Abana ntibiga                             • Urupfu

              • Kuba ahantu habi                       • Ubuzererezi

              • Kwambara nabi                          • Ubusabirizi

              • Indwara ziterwa n’imirire mibi     • Gusonza n’ibindi

              Umwitozo

              (a) Mwaba mwaragize ingaruka ziterwa no kubura ibyangombwa nkenerwa mu buzima?

              (b) Mwabigenje mute? Musobanure.

              UMUKORO

              Nimutaha mwitegereze aho munyura, murebe ko hari ingo zagezweho n’ingaruka zo kubura ibyangombwa

              nkenerwa. Muge inama mushake icyo mwazifasha kitabagoye.


              2. AMAFARANGA

              A. Akamaro k’amafaranga mu muryango.

              Igikorwa cya 5

              Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

              l

              Dusobanukiwe ko:

              Amafaranga adufitiye akamaro kanini:

              Tuyaguramo ibyo dukeneye.

              Tuyategesha imodoka, moto, igare, ubwato n’indege.

              Tuyatwerera inshuti. Tuyishyura abadukorera n’ibindi.

              Twiyemeje ko tuzajya:

              Dufata neza amafaranga, twirinda kuyata no kuyangiza.

              Imyitozo

              1. Sobanura akamaro k’amafaranga ku bana.

              2. Vuga akamaro k’amafaranga ku muryango wawe.


              B. Inzitizi zituma amafaranga ataboneka mu muryango.

              Igikorwa cya 6

              Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

              j

              Dusobanukiwe ko:

              Inzitizi zituma amafaranga ataboneka ari:

              Ubushomeri, ubunebwe, ibiza n’ibyorezo, umubare munini w’abana, gusesagura n’amakimbirane.

              Twiyemeje ko Tuzajya twirinda:

              - Kwangiza no kumenagura amazi.

              - Gucana amatara bitaringombwa.

              Imyitozo

              1. Sobanura uruhare rwawe mu kwirinda inzitizi zituma amafaranga ataboneka mu muryango wawe.

              2. Tanga ingero z’ibintu bishobora gutuma abagize umuryango babura amafaranga.

              UMUKORO

              Muganire ku nzitizi zituma iwanyu mubura amafaranga. Muvuge uko imiryango yabikemura.


              C. Ingaruka zo kubura amafaranga mu rugo.

              Igikorwa cya 7

              Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

              s

              Dusobanukiwe ko:

              Ingaruka zo kubura amafaranga mu rugo ari:

              – Urupfu              – Ubushukanyi

              – Ubujura            – Ubwambuzi

              – Kutivuza           – Ishyari

              – Ubuzererezi     – Amakimbirane

              – Inzangano       – Amadeni adashira

              Imyitozo

              1. Mu muryango wanyu mwaba mwarigeze mubura amafaranga? Mwabigenje mute?

              2. Vuga ingaruka uzi zo kubura amafaranga mu rugo.

              UMUKORO

              Nimutaha mwitegereze mu baturanyi banyu. Murebe ingaruka zo kubura amafaranga. Nimugaruka ku ishuri

              buri wese avuge ibyo yabonye. Mwigire hamwe icyo mwabafasha.


              D. Uburyo buboneye bwo gukoresha neza amafaranga.

              Igikorwa cya 8

              Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

              b

              Dusobanukiwe ko:

              Uburyo buboneye bwo gukoresha neza amafaranga ari:

              – Kubanza ugakora urutonde rw’ibyo ukeneye

              – Kugurira aho badahenda

              – Kugura ibyujuje ubuziranenge

              – Kubara neza amafaranga ntibakwibe

              – Kutagura ibitari ku rutonde

              – Kubika amafaranga muri banki n’ibindi

              Imyitozo

              1. Sobanura akamaro ko gukora urutonde rw’ibyo ugura mbere yo kujya guhaha.

              2. Sobanura uburyo buboneye bwo kubika neza amafaranga.

              UMUKORO

              Mu matsinda buri wese abwire bagenzi be uko iwabo bakoresha amafaranga. Murebere hamwe

              niba bayakoresha neza.


              E. Ingaruka zo gukoresha nabi amafaranga.

              Igikorwa cya 9

              Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho

              l

              Ingaruka zo gukoresha nabi amafaranga mu rugo ari:

              Dusobanukiwe ko:

              Ubukene          • Igihombo

              • Gusonza       • Intonganya

              • Ubujura         • Amahane 

              • Umubabaro

              Twiyemeje ko:

              Tuzajya twirinda gukoresha nabi amafaranga.

              Imyitozo

              1. Iwanyu bigeze kugerwaho n’ingaruka zo gukoresha nabi amafaranga? Babigenje bate? Sobanura.

              2. Tanga ingaruka uzi zo gukoresha nabi amafaranga.

              UMUKORO

              Muganire n’ababyeyi banyu ku bibi byo gukoresha nabi amafaranga. Muzabiganirire bagenzi banyu.


              3. UMUTUNGO RUSANGE

              A. Ibintu by’ingenzi bigize umutungo rusange mu Mudugudu no mu Kagari.

              Igikorwa cya 10

              Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho:

              ;

              c

              Dusobanukiwe ko:

              Umutungo rusange ari:

              Ibintu bikoreshwa n’abantu bose ntawe ubyise ibye.

              Ibintu by’ingenzi bigize umutungo rusange mu Mudugudu no mu Kagari ari:

              • Imihanda      • Amasoko       • Amavuriro

              • Ibibuga         • Amashuri       • Amavomo

              Twiyemeje ko:

              Tuzajya dukoresha neza umutungo rusange.

              Imyitozo

              (1) Tanga ingero z’ibintu bigize umutungo rusange.

              (2) Umutungo rusange ucungwa na nde?


              B. Imicungire y’umutungo rusange uri mu Mudugudu no mu Kagari.

              Igikorwa cya 11

              Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

              l

              Dusobanukiwe ko:

              Twese dufatanije n’ubuyobozi bw’ inzego z’ibanze dufite inshingano zo gucunga neza ibigize umutungo

              rusange:

              – Tutabyangiza,

              – Tubirinda ababyangiza,

              – Dushishikariza ababyeyi kubisana no kubifata neza.

              Twiyemeje ko:

              Dufatanyije n’ababyeyi n’abarezi bacu tuzajya tugira inama abantu bangiza umutungo rusange.

              Umwitozo

              Sobanura uko wagira uruhare mu micungire myiza y’umutungo rusange aho utuye.

              UMUKORO

              Nimutaha mwitegereze imitungo rusange iboneka mu kagari kanyu mugaragaze imicungire yayo.


              pg 72