• UMUTWE WA 6 UBUKUNGU

    1. IBYANGOMBWA NKENERWA MU BUZIMA

    A. Ibyangombwa nkenerwa by’ibanze mu buzima.

    Igikorwa cya 1

    Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    J

    Imyitozo

    1. Sobanura ijambo ibyangombwa nkenerwa.

    2. Tanga ingero 4 z’ibyangombwa by’ibanze uhabwa.

    3. Umwana udahabwa ibyangombwa nkenerwa bimugendekera bite? Sobanura.


    B. Ibyangombwa nkenerwa bitari iby’ibanze.

    Igikorwa cya 2

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    H

    Dusobanukiwe ko:

    Ibyangombwa nkenerwa bitari iby’ibanze ari ibintu umuntu akenera ariko atabibona akabaho.

    Ingero: imodoka, ipikipiki, igare, indege, intebe, akabati, tereviziyo, radiyo, mudasobwa, isitimu.

    Imyitozo

    1. Tanga ingero 4 z’ibyangombwa nkenerwa bitari iby’ibanze.

    2. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ibyangombwa nkenerwa by’ibanze n’ibitari iby’ibanze?


    C. Inzitizi zo kubona ibyangombwa mu buzima.

    Igikorwa cya 3

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

     x

    Dusobanukiwe ko:

    Inzitizi zituma abantu batabona ibyangombwa nkenerwa ari ubukene, inzara, ubusinzi, ubunebwe,

    ibyorezo, intambara n’ibiza.

    Imyitozo

    1. Tanga ingero 2 z’ibiza bishobora gutuma abantu babura ibyangombwa nkenerwa.

    2. Ese iwanyu mwaba mwarigeze mubura ibyangombwa nkenerwa? Byatewe n’iki?


    D. Ingaruka zo kutabona ibyangombwa bikenerwa.

    Igikorwa cya 4

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    k

    Dusobanukiwe ko:

    Ingaruka mbi zo kubura ibyangombwa nkenerwa ari:

    • Kurwaragurika                           • Indwara z’ibyorezo

    • Abana ntibiga                             • Urupfu

    • Kuba ahantu habi                       • Ubuzererezi

    • Kwambara nabi                          • Ubusabirizi

    • Indwara ziterwa n’imirire mibi     • Gusonza n’ibindi

    Umwitozo

    (a) Mwaba mwaragize ingaruka ziterwa no kubura ibyangombwa nkenerwa mu buzima?

    (b) Mwabigenje mute? Musobanure.

    UMUKORO

    Nimutaha mwitegereze aho munyura, murebe ko hari ingo zagezweho n’ingaruka zo kubura ibyangombwa

    nkenerwa. Muge inama mushake icyo mwazifasha kitabagoye.


    2. AMAFARANGA

    A. Akamaro k’amafaranga mu muryango.

    Igikorwa cya 5

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    l

    Dusobanukiwe ko:

    Amafaranga adufitiye akamaro kanini:

    Tuyaguramo ibyo dukeneye.

    Tuyategesha imodoka, moto, igare, ubwato n’indege.

    Tuyatwerera inshuti. Tuyishyura abadukorera n’ibindi.

    Twiyemeje ko tuzajya:

    Dufata neza amafaranga, twirinda kuyata no kuyangiza.

    Imyitozo

    1. Sobanura akamaro k’amafaranga ku bana.

    2. Vuga akamaro k’amafaranga ku muryango wawe.


    B. Inzitizi zituma amafaranga ataboneka mu muryango.

    Igikorwa cya 6

    Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    j

    Dusobanukiwe ko:

    Inzitizi zituma amafaranga ataboneka ari:

    Ubushomeri, ubunebwe, ibiza n’ibyorezo, umubare munini w’abana, gusesagura n’amakimbirane.

    Twiyemeje ko Tuzajya twirinda:

    - Kwangiza no kumenagura amazi.

    - Gucana amatara bitaringombwa.

    Imyitozo

    1. Sobanura uruhare rwawe mu kwirinda inzitizi zituma amafaranga ataboneka mu muryango wawe.

    2. Tanga ingero z’ibintu bishobora gutuma abagize umuryango babura amafaranga.

    UMUKORO

    Muganire ku nzitizi zituma iwanyu mubura amafaranga. Muvuge uko imiryango yabikemura.


    C. Ingaruka zo kubura amafaranga mu rugo.

    Igikorwa cya 7

    Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    s

    Dusobanukiwe ko:

    Ingaruka zo kubura amafaranga mu rugo ari:

    – Urupfu              – Ubushukanyi

    – Ubujura            – Ubwambuzi

    – Kutivuza           – Ishyari

    – Ubuzererezi     – Amakimbirane

    – Inzangano       – Amadeni adashira

    Imyitozo

    1. Mu muryango wanyu mwaba mwarigeze mubura amafaranga? Mwabigenje mute?

    2. Vuga ingaruka uzi zo kubura amafaranga mu rugo.

    UMUKORO

    Nimutaha mwitegereze mu baturanyi banyu. Murebe ingaruka zo kubura amafaranga. Nimugaruka ku ishuri

    buri wese avuge ibyo yabonye. Mwigire hamwe icyo mwabafasha.


    D. Uburyo buboneye bwo gukoresha neza amafaranga.

    Igikorwa cya 8

    Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    b

    Dusobanukiwe ko:

    Uburyo buboneye bwo gukoresha neza amafaranga ari:

    – Kubanza ugakora urutonde rw’ibyo ukeneye

    – Kugurira aho badahenda

    – Kugura ibyujuje ubuziranenge

    – Kubara neza amafaranga ntibakwibe

    – Kutagura ibitari ku rutonde

    – Kubika amafaranga muri banki n’ibindi

    Imyitozo

    1. Sobanura akamaro ko gukora urutonde rw’ibyo ugura mbere yo kujya guhaha.

    2. Sobanura uburyo buboneye bwo kubika neza amafaranga.

    UMUKORO

    Mu matsinda buri wese abwire bagenzi be uko iwabo bakoresha amafaranga. Murebere hamwe

    niba bayakoresha neza.


    E. Ingaruka zo gukoresha nabi amafaranga.

    Igikorwa cya 9

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho

    l

    Ingaruka zo gukoresha nabi amafaranga mu rugo ari:

    Dusobanukiwe ko:

    Ubukene          • Igihombo

    • Gusonza       • Intonganya

    • Ubujura         • Amahane 

    • Umubabaro

    Twiyemeje ko:

    Tuzajya twirinda gukoresha nabi amafaranga.

    Imyitozo

    1. Iwanyu bigeze kugerwaho n’ingaruka zo gukoresha nabi amafaranga? Babigenje bate? Sobanura.

    2. Tanga ingaruka uzi zo gukoresha nabi amafaranga.

    UMUKORO

    Muganire n’ababyeyi banyu ku bibi byo gukoresha nabi amafaranga. Muzabiganirire bagenzi banyu.


    3. UMUTUNGO RUSANGE

    A. Ibintu by’ingenzi bigize umutungo rusange mu Mudugudu no mu Kagari.

    Igikorwa cya 10

    Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho:

    ;

    c

    Dusobanukiwe ko:

    Umutungo rusange ari:

    Ibintu bikoreshwa n’abantu bose ntawe ubyise ibye.

    Ibintu by’ingenzi bigize umutungo rusange mu Mudugudu no mu Kagari ari:

    • Imihanda      • Amasoko       • Amavuriro

    • Ibibuga         • Amashuri       • Amavomo

    Twiyemeje ko:

    Tuzajya dukoresha neza umutungo rusange.

    Imyitozo

    (1) Tanga ingero z’ibintu bigize umutungo rusange.

    (2) Umutungo rusange ucungwa na nde?


    B. Imicungire y’umutungo rusange uri mu Mudugudu no mu Kagari.

    Igikorwa cya 11

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    l

    Dusobanukiwe ko:

    Twese dufatanije n’ubuyobozi bw’ inzego z’ibanze dufite inshingano zo gucunga neza ibigize umutungo

    rusange:

    – Tutabyangiza,

    – Tubirinda ababyangiza,

    – Dushishikariza ababyeyi kubisana no kubifata neza.

    Twiyemeje ko:

    Dufatanyije n’ababyeyi n’abarezi bacu tuzajya tugira inama abantu bangiza umutungo rusange.

    Umwitozo

    Sobanura uko wagira uruhare mu micungire myiza y’umutungo rusange aho utuye.

    UMUKORO

    Nimutaha mwitegereze imitungo rusange iboneka mu kagari kanyu mugaragaze imicungire yayo.


    pg 72

    UMUTWE WA 5 IMIBANIRE N’IMYITWARIRE IBONEYETopic 7