• UMUTWE WA 3 ISUKU

    1. ISUKU Y’AMAZI

    A. Uburyo bwo gusukura amazi.

    Igikorwa cya 1

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    K

    Dusobanukiwe ko:

    Basukura amazi bakora ibi:

    a) Gusukura icyo uyatekamo       d)Gusukura icyo uyabikamo

    b) Kuyasukamo ugapfundikira     e) Kuyayungurura

    c) Gutegereza akabira                 f) Kuyabika apfundikiye.


    Twiyemeje ko:

    Tuzajya tunywa amazi atetse, tuyanywesha ibikoresho bisukuye.


    Imyitozo

    1. Kuki bateka amazi akabira?

    2. Vuga uko babika amazi yo kunywa.


    UMUKORO

    Nimugera mu rugo mufashe ababyeyi banyu guteka amazi neza mwifashishije ibikoresho bisukuye,

    muyayungurure, muyapfundikire neza, nahora muge munywaho.


    B. Akamaro ko gusukura amazi.

    Igikorwa cya 2

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho, muvuge ibyo muyabonaho.

    M

    Dusobanukiwe ko:

    Gusukura amazi birinda indwara ziterwa n’amazi mabi nk’inzoka zo mu nda, impiswi, tifoyide, korera n’izindi.

    Igikorwa cya 3

    Shushanya akapa gakangurira abandi kureka kunywa amazi mabi, Ukamanike mu ishuri.

    Imyitozo

    1. Mwifashishije amashusho akurikira

    Mushyire  ku bikorwa byiza na X ku bikorwa bibi.

    L

    2. Ese wigeze unywa amazi mabi? Byagenze bite?

    3. Kuki tugomba kunywa amazi atetse buri gihe?

    4. Vuga indwara uzi ziterwa no kunywa amazi mabi.


    2. ISUKU Y’IBIRIBWA N’IBINYOBWA

    A. Isuku y’ ibiribwa bikenerwa kurongwa n’akamaro kayo.

    Igikorwa cya 4

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho, muvuge ibyo muyabonaho.

    P

    Dusobanukiwe ko:

    Ibiribwa byose bigomba kurongwa mbere yo kubiteka.

    Dore uko bikorwa:

    a) Kubanza gukaraba intoki

    b) Gushyira ibyo ugiye kuronga mu kintu kidahitisha amazi.

    c) Gutangira koza.

    d) Kunyuguriza mu mazi meza. Imboga uzumukiriza ahantu hafite isuku.

    e) Imbuto bazihanaguza agatambaro gasukuye; zikabikwa mu kintu gisukuye kandi gipfundikirwa.

    Twiyemeje ko:

    Mbere yo gufata ku biribwa tuzajya dukaraba intoki.

    Tuzajya tugirira ibiribwa isuku.

    Imyitozo

    1. Kuki mbere yo kuronga ibiribwa dusabwa kubanza gukaraba intoki?

    2. Sobanura impamvu ari ngombwa kubanza koza ibiribwa ibyo ari byo byose mbere yo kubiteka cyangwa kubirya.

    3. Tanga ingero 4 z’ibiribwa bikenerwa kurongwa mbere yo kubiteka cyangwa kubirya.

    4. Wari warwara inzoka? Wazitewe n’iki?

    5. Iyo wokeje ikijumba cyangwa umwumbati urabyoza mbere yo ku birya? Sobanura.


    UMUKORO

    Buri wese azane kimwe muri ibi bikurikira:

    (a) Urubuto

    (b) Iteke

    (c) Ikijumba

    (d) Umwumbati

    (e) Ikirayi

    (f) Imboga

    Mukore igikorwa cyo kubironga uko mwabyize.

    Musobanurire bagenzi banyu uko bikorwa.


    B. Isuku y’ibinyobwa n’akamaro kayo.

    Igikorwa cya 6

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    ;

    Dusobanukiwe ko:

    Ibinyobwa babinywesha ibikoresho bisukuye. Kugira isuku y’ibinyobwa birinda indwara ziterwa n’umwanda.

    Twiyemeje ko:

    • Mbere yo kunywa tuzajya dukaraba intoki.

    • Tuzajya tunywesha ibikoresho bifite isuku.

    • Tuzajya tugirira isuku ibinyobwa.

    • Tutazajya tunywesha umunwa ku majerikani no kuri robine.

    Imyitozo

    1.Mwitegereze amashusho akurikira :

    a)Mugaragaze ibikorwa byiza, muvuge n’impamvu ari byiza

    b)Mugaragaze ibikorwa bibi, muvuge n’impamvu ari bibi

    F

    2. Kuki mbere yo kunywa amazi dusabwa kubanza gukaraba intoki?

    3. Sobanura impamvu ari ngombwa kunywesha ibinyobwa ibikoresho bifite isuku.

    4. Sobanura impamvu ari bibi kunywesha umunwa ku kajerikani cyangwa kuri robine.

    5. Sobanura uko wagirira isuku ibinyobwa mbere yo kubinywa.


    C. Ingaruka zo kutagira isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa.

    Igikorwa cya 7

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    O

    Imyitozo

    1. Vuga indwara ebyiri ziterwa no kunywa ibinyobwa bidafite isuku.

    2. Ni iyihe ndwara iterwa no kunywa ibinyobwa bidafite isuku uzi? Wabonye imeze ite?

    3. Kuki ari ngombwa kunywa ibinyobwa bifite isuku?

    4. Sobanura zimwe mu ngaruka mbi zo kunywa no kurya ibidasukuye.


    D. Uko birinda ingaruka zituruka ku isuku nkey’ibiribwa n’ibinyobwa.

    Igikorwa cya 8

    Mwitegereze amashusho akurikira muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    N

    Twiyemeje ko:

    - Tuzajya dusukura ibiribwa mbere yo kubirya.

    - Dusukura ibyo tunyweramo mbere yo kubikoresha.

    - Twirinda ingaruka mbi zikomoka ku mwanda.

    Imyitozo

    1. Sobanura uburyo bukwiye bwo kwirinda ingaruka ziterwa no kunywa ibinyobwa bidasukuye.

    2. Vuga icyo wakora kugira ngo wirinde ingaruka ziterwa no kurya ibiribwa bidasukuye.


    UMUKORO

    1. Muzenguruke ku ishuri ryanyu murebe ko hari abana banywa amazi yo kuri robine, mubabuze

    mubabwire ko atera indwara.

    2. Mwitegereze uko iwanyu basukura ibiribwa n’ibinyobwa, nimugaruka ku ishuri muze kubiganiriza

    abandi. abandi.


    UMUKORO

    1. Muzenguruke ku ishuri ryanyu murebe ko hari abana banywa amazi yo kuri robine, mubabuze

    mubabwire ko atera indwara.

    2. Mwitegereze uko iwanyu basukura ibiribwa n’ibinyobwa, nimugaruka ku ishuri muze kubiganiriza

    abandi.


    Isuzuma risoza umutwe wa 3

    1. vuga ibintu bibiri bitera indwara y’impiswi ugaragaze uko yirindwa

    2. Tondeka neza ibyiciro byo guteka amazi.

    – Guteka amazi akabira

    – Koza isafuriya

    – Kuyungurura amazi yamaze kubira

    – Kuyashyira mu kajerikani

    – Gusuka amazi mu isafuriya yogeje neza

    – Koza akajerikani ko gushyiramo amazi ayunguruye

    – Gutereka isafuriya ipfundikiye neza ku mbabura

    – Gupfundikira akajerikani karimo amazi ayunguruye

    – Guterura ku mbabura amazi yabize

    3. Tanga ingero 4 z’ibiribwa bigomba kuribwa cyangwa gutekwa bimaze kurongwa.

    4. Vuga amazina 4 y’ibinyobwa bigomba kugirirwa isuku.


    UMUTWE WA 2: ISHURI, UMUDUGUDU N’AKAGARIUMUTWE WA 4 INDWARA