• UMUTWE WA 2: ISHURI, UMUDUGUDU N’AKAGARI

    1. INSHINGANO Z’ABANYESHURI

    A. Inshingano z’abanyeshuri ku ishuri no mu rugo

    i. Ku ishuri


    Igikorwa cya 1

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho

    V

    Dusobanukiwe ko:

    Inshingano z’abanyeshuri ku ishuri ari ibyo abanyeshuri basabwa gukora. Ibyo ni:

    • Kwiga neza bashishikaye kandi babikunze.

    • Gukurikiza amategeko y’ishuri:


    urugero:

    – kwambara umwenda w’ishuri no kugira isuku.

    – Kugira ikinyabupfura twubaha abarezi na bagenzi bacu.

    – Gufata neza ibidukikije n’ibikoresho by’ishuri.

    – Kudakererwa no kudasiba ishuri nta mpamvu.


    Twiyemeje ko:

    Tuzajya twuzuza neza inshingano zacu ku ishuri.


    ii. Mu rugo

    Igikorwa cya 2

    Itegereze aya mashusho uvuge ibyo uyabonaho.

    K

    Dusobanukiwe ko:

    Inshingano z’abanyeshuri mu rugo ari ibyo basabwa gukora.

    Urugero: Gufasha ababyeyi kukora uturimo two murugo.

    Gukora isuku, umukoro n’ibindi.


    Twiyemeje ko:

    Tuzajya twuzuza neza inshingano zacu mu rugo.


    UMUKORO

    Muganirire abandi uko mwuzuza inshingano mu rugo.

    Imyitozo

    1. Sobanura amategeko y’ishuri n’uko uyakurikiza.

    2. Tanga ingero z’ibyo ukora ku ishuri.

    3. Ni utuhe turimo ushinzwe gukora iwanyu mu rugo?

    4. Kwiga neza ni inshingano zawe. Ese ubikora uko bikwiye? Sobanura.


    B. Ibyiza byo kuzuza inshingano

    i. Ku ishuri

    Igikorwa cya 3

    Mwitegereze aya mashusho; Muvuge ibyo muyabonaho.

    ,

    Dusobanukiwe ko:

    Iyo umunyeshuri yuzuza inshingano ze neza ku ishuri aratsinda kandi bakamushimira.


    Twiyemeje ko:

    Tuzajya tuzirikana ibyiza byo kuzuza inshingano.


    Umwitozo

    Vuga ikintu kiza cyakubayeho wujuje inshingano zawe ku ishuri.

    Sobanura uko byagenze.


    UMUKORO

    Muganirire bagenzi banyu icyo ababyeyi n’abarezi babakorera iyo mwujuje neza inshingano.


    ii. Mu rugo

    Igikorwa cya 4

    Itegereze aya mashusho uvuge ibyo uyabonaho.

    A

    Dusobanukiwe ko:

    Iyo umunyeshuri yuzuza inshingano ze neza mu rugo ashimisha ababyeyi be n’abo babana.


    Twiyemeje ko:

    Tuzajya dukorana ishyaka mu kuzuza inshingano zacu mu rugo.


    Umwitozo

    Haba hari ibyiza wabonye byo kuzuza inshingano mu rugo?

    (a) Ni ibihe?

    (b) Hari icyo byakumariye?

    (c) Guhera ubu se ugiye kujya ubigenza ute ngo uzabone ibyiza byinshi?


    UMUKORO

    Muganirire abandi ibintu byiza byababayeho mumaze kuzuza inshingano zanyu mu rugo cyangwa ku ishuri.

    C. Ingaruka zo kutuzuza inshingano.

    i. Ku ishuri

    Igikorwa cya 5

    Mwitegereze aya mashusho muvuge ibyo muyabonaho.

    ;

    Dusobanukiwe ko:

    Kutuzuza inshingano ku ishuri bigira ingaruka.

    Bituma abanyeshuri:

    – Batsindwa, bagasibira cyangwa bakabirukana.

    – Bahabwa ibihano.

    – Bababaza ababyeyi n’abarezi babo.

    Twiyemeje ko:

    Tuzirinda ingaruka zaterwa no kutuzuza inshingano zacu ku ishuri.

    Umwitozo

    Wigeze uhanwa kubera kutuzuza inshingano zawe ku ishuri? Vuga uko byagenze.


    UMUKORO

    Muganire ku ngaruka zo kutuzuza inshingano zikunze kuboneka ku ishuri ryanyu.

    ii. Mu rugo

    Igikorwa cya 6

    Itegereze aya mashusho uvuge ibyo uyabonaho.

    L


    Dusobanukiwe ko:

    Kutuzuza inshingano mu rugo bituma:

    • Ababyeyi bavunika cyane kandi bakababara.

    • Umutungo wo mu rugo usesagurwa.

    • Haba amahane n’intonganya mu rugo.


    Twiyemeje ko:

    Tugiye kwirinda ibibi byose byadukururira ingaruka zo kutuzuza inshingano mu rugo.


    Umwitozo

    Hari ibibi wakoraga mu rugo?

    (a) Ni ibihe?

    (b)Hari ingaruka byakugizeho?

    (c) Guhera ubu se ugiye kujya ubigenza ute?


    UMUKORO

    Muganirire abandi ingaruka zababayeho kubera kutuzuza inshingano mu rugo.


    2. IBENDERA RY’IGIHUGU

    A. Amabara agize ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda.


    Igikorwa cya 7

    Muge hanze mwitegereze ibendera ry’u Rwanda muvuge ibirigize.

    Ibendera ry’u Rwanda rigizwe n’amabara atatu:N

    1. Ibara ry’ubururu: ribanza

    hejuru ririmo izuba rifite imirasire 24 (ku ruhande rw’iburyo hejuru).

    2. Ibara ry’umuhondo: riri hagati.

    3. Ibara ry’icyatsi kibisi: riheruka ayandi hasi.



    B. Icyo amabara y’ibendera asobanura.

    1. Ibara ry’ubururu risobanura amahoro n’umunezero Abanyarwanda bagomba guharanira.

    Izuba ryo rishushanya ubumwe, kurwanya ubujiji

    no gukorera mu mucyo.

    2. Ibara ry’umuhondo risobanura iterambere.

    3. Ibara ry’icyatsi kibisi rivuga ikizere cyo kugera ku bukungu.


    Inshamake

    Ibendera ry’u Rwanda rigaragaza Ubumwe, gukunda umurimo, ubutwari n’ikizere k’ejo hazaza.

    Umwitozo

    Mushushanye ibendera ry’u Rwanda mutarireba.


    3. UMUDUGUDU

    A. Ibiranga Umudugudu

    Igikorwa cya 8

    Itegereze iyi shusho, uvuge ibyo ubonaho.

    Dusobanukiwe ko:

    Umudugudu ari                 X

    ahantu hatuwe n’ingo

    zegeranye. Ni rwo

    rwego ruto mu nzego

    z’ibanze. Ubamo

    ibikorwaremezo

    nk’amashuri, amavuriro,

    amasoko, imihanda n’ ibindi.


    Igikorwa cya 9

    Muge hanze mwitegereze ibintu byose biranga umudugudu ishuri ryanyu ryubatsemo.

    Imyitozo

    1. Tanga ingero 4 z’ibintu by’ingenzi biranga Umudugudu ishuri ryubatsemo.

    2. Ni ibihe bintu biranga Umudugudu ishuri ryanyu ryubatsemo?

    3. Ni ibihe bintu biranga Umudugudu mutuyemo?


    UMUKORO

    Nimutaha mugende mwitegereza ibiranga Umudugudu wanyu. Nimugaruka ku ishuri mubiganirire abandi.

    B. Kwita ku biranga Umudugudu.

    Igikorwa cya 10

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    K

    Dusobanukiwe ko:

    Ibiranga umudugudu bigomba kwitabwaho cyane cyane mu muganda: Abaturage batema ibihuru,

    basibura imiferege, bubaka banasana ibikorwaremezo nk’amavuriro amashuri n’ibindi. Iyo Umudugudu

    witaweho, abaturage bagira ubuzima bwiza.


    Twiyemeje ko:

    Tuzajya twita ku bikorwaremezo biboneka mu mudugudu wacu, ababyangiza bose tuzajya tubagira

    inama dufatanije n’abarezi bacu.

    Imyitozo

    1. Tanga ingero z’imirimo ikorwa mu muganda rusange ukorerwa mu mudugudu mutuyemo.

    2. Sobanura impamvu abantu batuye Umudugudu bagomba kwita ku biranga Umudugudu.

    3. Vuga uruhare rwawe mu kwita ku biranga Umudugudu mutuyemo.

    4. Wakora iki usanze abantu bangiza bimwe mu bikorwaremezo biri mu Mudugudu mutuyemo.

    5. Tanga ingero z’ibikorwaremezo biri mu Mudugudu mutuyemo.

    6 Uzurisha imbonerahamwe ibi bikurikira:

    (a) Guta ibipapuro mu muhanda.

    (b) Kumena imyanda mu kimoteri.

    (c) Gusukura amashuri.

    (d) Gupfumura ibitembo by’amazi.

    (e) Gutera ibiti ku muhanda.

    C

    UMUKORO

    Uzitegereze ibyo ababyeyi bawe bakora ku munsi w’umuganda rusange hanyuma ubisobanurire

    abandi.

    C. Abayobozi b’Umudugudu.

    Igikorwa cya 11

    Itegereze ishusho ikurikira uvuge ibyo uyibonaho.

    ,

    Dusobanukiwe ko:

    Abayobozi b’Umudugudu batorwa n’abaturage nyuma yo kwiyamamaza bakavuga imigabo n’imigambi yabo.

    Umudugudu uyoborwa na Komite Nyobozi igizwe n’abantu batanu (5) bakurikira:

    1. Umukuru w’Umudugudu

    2. Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

    3. Ushinzwe umutekano, abinjira n’abasohoka.

    4. Ushinzwe amakuru no kujijura abaturage.

    5. Ushinzwe iterambere.


    D. Inshingano z’abayobozi b’Umudugudu.

    1. Umuyobozi w’Umudugudu

    Igikorwa cya 12

    Mwitegereze aya mashusho muvuge ibyo muyabonaho.

    N

    Dusobanukiwe ko:

    Umuyobozi w’Umudugudu agomba:

    • Kuyobora komite nyobozi y’Umudugudu

    • Gukurikirana gahunda za Leta mu Mudugudu

    • Gutanga raporo ku Kagari

    2. Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mudugudu

    Igikorwa cya 13

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    L

    3. Inshingano z’ushinzwe umutekano mu Mudugudu.

    Igikorwa cya 14

    Mwitegereze aya mashusho muvuge ibyo muyabonaho.

    F

    Dusobanukiwe ko:

    Ushinzwe umutekano mu Mudugudu ashinzwe:

    • Ibikorwa by’umutekano mu Mudugudu.

    • Gutanga raporo ku mukuru w’Umudugudu.

    4. Ushinzwe amakuru mu Mudugudu.

    Igikorwa cya 15

    Mwitegereze iyi shusho uvuge ibyo uyibonaho.

    O

    5. Ushinzwe iterambere mu Mudugudu.

    Igikorwa cya 16

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    G

    Dusobanukiwe ko:

    Ushinzwe iterambere mu Mudugudu afite inshingano zo:

    • Gukangurira abaturage ibikorwa by’amajyambere no kurwanya ubukene.

    • Gutanga raporo ku mukuru w’Umudugudu.


    Imyitozo

    1. Komite nyobozi y’Umudugudu igizwe n’abantu bangahe? Bavuge.

    2 . Ni izihe nshingano abagize komite nyobozi y’Umudugudu bahuriyeho bose.

    3. Ni bande bashinzwe ibi bikurikira mu Mudugudu?

    (a) Kurwanya ubukene mu batuye Umudugudu.

    (b) Kugenzura umutekano w’abatuye mudugudu.


    UMUKORO

    Nimugera mu rugo mubaze ababyeyi banyu amazina y’abagize komite nyobozi y’Umudugudu n’inshingano

    zabo.


    4. AKAGARI

    A. Ibiranga Akagari.

    Igikorwa cya 17

    Itegereze iyi shusho uvuge ibyo uyibonaho.

    [

    Dusobanukiwe ko:

    • Akagari ari ahantu hatuwe n’abantu benshi baba mu midugudu itandukanye.

    • Akagari kagizwe n’imidugudu myinshi.

    • Akagari kandi ari urwego rukurikira Umudugudu mu nzego z’ibanze.

    • Akagari kaba karimo ibikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro, amasoko, imihanda n’ibindi.

    • Akagari kagira ahantu nyaburanga.


    Igikorwa cya 18

    Mu matsinda muganire ku biranga Akagari.


    UMUKORO

    Nimutaha mugende mwitegereza ibintu biranga Akagari mutuyemo nimugaruka ku ishuri muzabiganiriho


    Imyitozo

    1. Tanga ingero 4 z’ibintu by’ingenzi biranga Akagari ishuri ryubatsemo.

    2. Ni ibihe bintu biranga Akagari ishuri ryanyu ryubatsemo?

    3. Ni ibihe bintu biranga Akagari mutuyemo?

    4. Vuga ahantu heza cyane mu kagari kanyu uvuge n’ibyiza biharanga.


    B. Kwita ku biranga Akagari kacu.

    Igikorwa cya 19

    Mu matsinda muganire ku biranga Akagari. Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge

    ibyo muyabonaho.

    b

    Dusobanukiwe ko:

    Ibiranga akagari bigomba kwitabwaho cyane cyane

    mu muganda:

    – Bikorerwa isuku.

    – Hasanwa ibishaje n’ibyangiritse.

    – Abaturage barwanya isuri.

    Twiyemeje ko:

    Tuzafatanya n’ababyeyi, abarezi n’abayobozi bacu kurwanya abangiza ibikorwaremezo.


    Igikorwa cya 20

    Musobanure uko mwakwita ku biranga Akagari ishuri ryubatsemo.

    Imyitozo

    1. Tanga ingero z’ibikorwaremezo biri mu kagari kanyu.

    2. Tanga ingero z’imirimo ikorwa mu muganda rusange ukorerwa mu kagari mutuyemo.

    3. Vuga uruhare rwawe mu kwita ku biranga akagari mutuyemo.

    4. Wakora iki usanze abantu bangiza ibikorwaremezo biri mu kagari mutuyemo?


    UMUKORO

    Uzitegereze ibyo ababyeyi bawe bakora ku munsi w’umuganda rusange uze ubiganirire abandi.


    C. Abayobozi b’Akagari.

    Igikorwa cya 21

    Itegereze aya mashusho uvuge ibyo uyabonaho.

    s

    Dusobanukiwe ko:

    Akagari ari urwego rutangirwaho serivisi z’ibanze.

    Abagize inzego z’ubuyobozi bw’Akagari:

    – Inama Njyanama

    – Umunyamabanga nshingwabikorwa.

    – ushinzwe imibereho myiza


    D. Inshingano z’abayobozi b’Akagari.

    Igikorwa cya 22

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge ibyo muyabonaho.

    b

    Dusobanukiwe ko:

    1. Abagize Inama Njyanama y’Akagari

    – Gukurikirana gahunda zose za Leta mu Kagari.

    – Kugenzura Ubunyamabanga Nshingwabikorwa.

    2. Umunyamabanga nshingwabikorwa

    – Kuyobora Akagari.

    – Guhagararira Akagari mu zindi nzego.

    – Gushyira mu bikorwa politiki za Leta.

    3. Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu kagari

    Gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa bituma bagira imibereho myiza: nko kohereza abana kwiga,

    gutanga mituweli, gukingiza abana n’abagore batwite, kugirira isuku aho batuye no kugira imirire myiza.


    Imyitozo

    1. Ni izihe nshingano inama njyanama ihuriyeho n’umunyamabanga nshingwabikorwa?

    2. Ni bande bagize inzego z’ubuyobozi bw’Akagari?

    3. Ni uruhe rwego rushinzwe:

    (a) Kugenzura umunyamabanga nshingwabikorwa.

    (b) Gushishikariza abaturage kohereza abana kwiga.

    (C) Kuyobora Akagari.

    UMUKORO

    Nimugera mu rugo mubaze ababyeyi banyu niba baba mu nama njyanama y’Akagari kanyu nimusanga barimo mubabaze inshingano zabo

    Isuzuma risoza umutwe wa 2

    1. Uzuza imbonerahamwe ukoresheje inshingano zawe zikurikira:

    – Kwiga neza.

    – Gufasha ababyeyi.

    – Kubahiriza igihe.

    – Gusukura aho urara.

    – Kugira ikinyabupfura.

    – Gukora umukoro.

    – Kubaha abarezi.

    – Kubahiriza amategeko y’ishuri.

    – Kwambara impuzankano.

    c

    2. Subiza “yego” cyangwa “oya”.

    a. Kutuzuza inshingano zawe ku ishuri bituma uhanwa.

    b. Umunyeshuri wujuje inshingano ze atsinda neza mu ishuri.

    c. Gukorana umwete bituma twuzuza inshingano zacu neza.

    d. Kuzuza inshingano zawe mu rugo bitera intonganya.

    e. Gutsindwa ni ingaruka zo kutuzuza inshingano neza.

    3. Huza ibigize ibendera n’igisobanuro cyabyo.

    (a) Ubururu              (1) Ubukungu

    (b) Umuhondo         (2) Gukorera mu mucyo

    (c) Icyatsi kibisi        (3) Amahoro n’umunezero

    (d) Imirasire y’izuba (4) Iterambere

    4. Ca akaziga ku nshingano z’umuntu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mudugudu.

    – Kwiga                       – Kuyobora Umudugudu

    – Iterambere               – Ubwisungane

    – Isuku                       – Gahunda za Leta

    – Gutara amakuru     – Kuringaniza imbyaro

    – Kwivuza

    – Umutekano

    – Guhagararira Umudugudu

    – Gukingiza abana

    – Kwirinda indwara


    5. Uzuza n’ijambo rikwiye.

    (a) _______ ni urwego ruto mu nzego z’ibanze.

    (b) _______ kagizwe n’Imidugudu myinshi.

    (c) Urwego rukurikira Umudugudu ni _______

    6. Uzuza imbonerahamwe ushyira inshingano mu mwanya w’abazishinzwe:

    – Kuyobora Akagari no kugahagararira mu zindi nzego.

    – Kugenzura Umunyabanga nshingwabikorwa.

    – Gukurikirana gahunda zose za Leta mu Kagari.

    – Gukurikirana imibereho myiza y’abaturage.

    c


    UMUTWE 1: UMURYANGOUMUTWE WA 3 ISUKU