• UMUTWE 1: UMURYANGO

    1. UMURYANGO MUTO

    Igikorwa cya 1

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge amasano abantu mubonaho bafitanye.

    W

    Dusobanukiwe ko:

    Umuryango muto ugizwe n’ababyeyi n’abana.

    Jabo na Simbi ni ababyeyi.

    Ganza, Keza, Shema n’Isaro ni abana

    Ganza ni imfura (uburiza) ya Jabo na Simbi

    Keza ni ubuheta (ikirondamfura)bwa Jabo na Simbi.

    Shema ni ubuheture(umwana wa 3) bwa Jabo na Simbi.

    Isaro ni bucura (umuhererezi) bwa Jabo na Simbi.

    Ganza na Shema ni basaza ba Keza na Isaro.

    Keza na Isaro ni bashiki ba Shema na Ganza.

    2. UMURYANGO MUGARI

    Igikorwa cya 2

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge amasano abantu mubonaho bafitanye.

    V

    K

    Igikorwa cya 3

    Mwitegereze aya mashusho muyaganireho muvuge amasano abantu mubonaho bafitanye.

    L

    1. Umuryango wa Ngabo

    Dusobanukiwe ko:

    A. Ngabo na Gaju ni ababyeyi ba Sano.

        Sano ni umuhungu wa Ngabo na Gaju.

        Gisa, Jabo na Gasaro ni abana ba Sano na Kariza.

        Sano na Kariza ni ababyeyi ba Gisa, Jabo na Gasaro.


    B. Gisa, Jabo na Gasaro ni abuzukuru ba Ngabo na Gaju

        Ngabo ni sekuru wa Gisa, Jabo na Gasaro.

       Gaju ni nyirakuru wa Gisa, Jabo na Gasaro.


    C. Ganza, Keza, Shema n’Isaro ni abuzukuru ba Sano na Kariza.

        Sano ni sekuru wa Ganza, Keza, Shema n’Isaro.

        Kariza ni nyirakuru wa Ganza, Keza, Shema n’Isaro.


    D. Ngabo ni sekuruza wa Ganza, Keza, Shema na Isaro.

        Gaju ni nyirakuruza wa Ganza, Keza, Shema na Isaro.

        Ganza, Keza, Shema na Isaro ni abuzukuruza ba Ngabo na Gaju.

        Gisa ni se wabo wa Ganza,Keza, Shema na Isaro.

        Gasaro ni nyirasenge wa Ganza, Keza, Shema na Isaro.

       Ganza, Keza, Shema na Isaro ni abisengeneza ba Gasaro.


    2. Umuryango wa Mahame

    Dusobanukiwe ko:

    A. Uwase na Mahame ni ababyeyi ba Rugira.

        Rugira ni umuhungu w’ Uwase na Mahame.

        Baho, Karabo na Mutesi ni abana ba Rugira na Atete.

        Rugira na Atete ni ababyeyi ba Iriho, Karabo na Mutesi.


    B. Iriho, Simbi na Mutesi ni abuzukuru ba Mahame n’Uwase.

        Mahame ni sekuru wa Simbi, Iriho na Mutesi.

        Uwase ni nyirakuru wa Simbi, Iriho na Mutesi.


    C. Ganza, Keza, Isaro na Shema ni abuzukuru ba Rugira n’Atete.

        Rugira ni sekuru wa Ganza, Keza, Isaro na Shema.

        Atete ni nyirakuru wa Ganza, Keza, Isaro na Shema.


    D. Mahame ni sekuruza wa Ganza, Keza, Isaro na Shema.

        Uwase ni nyirakuruza wa Ganza, Keza, Isaro na Shema.

        Iriho ni nyirarume wa Ganza, Keza, Isaro na Shema.

        Ganza, Keza, Isaro na Shema ni abishywa ba Iriho.

        Mutesi ni nyina wabo wa Ganza, Keza, Isaro na Shema.


    E. Muhire na Gasaro ni ababyeyi ba Butera na Mariza.

    Iriho na Gihozo ni ababyeyi ba Kaneza na Imena.

    Butera na Mariza ni babyara ba Ganza, Keza, Isaro na Shema.

    Kaneza na Imena ni babyara ba Ganza,Keza, Isaro na Shema.


    Inshamake

    Marume ni musaza wa mama wawe.

    Abishywa ni abana ba mushiki wawe.

    Masenge ni mushiki wa data.

    Abisengeneza ni abana ba musaza wange.

    Mubyara wange ni umwana wa masenge cyangwa wa marume.

    Data wacu ni murumuna cyangwa mukuru wa data.

    Mama wacu ni mukuru cyangwa murumuna wa mama.

    Nyogokuru ni umubyeyi w’umugore ubyara data cyangwa mama.

    Sogokuru ni umubyeyi w’umugabo ubyara data cyangwa mama.

    Nyogokuruza ni umubyeyi w’umugore ubyara sogokuru cyangwa nyogokuru.

    Sogokuruza ni umubyeyi w’umugabo ubyarasogokuru cyangwa nyogokuru.


    Twiyemeje ko tuzajya:

    Tubaza amasano dufitanye n’abagize umuryango wacu mugari; dufashanya ndetse tunubahana.

    UMUKORO

    Mubaze ababyeyi banyu amazina ya:

    (a) Ba sogokuru banyu

    (b) Ba nyogokuru banyu

    (c) Ba nyokorome banyu.

    (d) Ba nyogosenge banyu.

    (e) Babyara banyu.

    Imyitozo

    1. Uzuza ukoresheje izina ry’amasano

    (a) Umwana uhera abandi bose mu muryango ni .

    (b) Mukuru wa so ni .

    (c) Wowe uri wa nyokorome

    (e) Uri wa nyogosenge

    2. Subiza:

    (a) Upfana iki n’abana ba nyogosenge?

    (b) Upfana iki n’abana ba nyokorome?

    (c) Upfana iki n’umugabo wa nyogokuru wawe?

    (d) Upfana iki n’umugore wa sogokuru wawe?

    (e) Upfana iki n’umugabo wa nyogokuruza wawe?

    (f) Upfana iki n’umugore wa sogokuruza wawe?


    Isuzuma risoza umutwe wa 1.

    1. Uzuza ukoresheje izina ry’amasano

    (a) Ababyeyi babyara data ni ____ na ____.

    (b) Umwana wavutse mbere y’abandi bamwita __

    (c) Umwana uhera abandi bamwita ____

    (d) Abana bumu kobwa wawe ni ____

    (e) Umwana wa kabiri bamwita .


    2. Sobanura amasano ari hagati yawe na:

    (a) Nyokorome      (b) Nyogosenge

    (c) So wanyu         (d) Nyoko wanyu

    (e) Sogokuruza      (f) Nyogokuruza


    3. Sobanura amagambo akurikira:

    (a) Umwishywa      (b) Umwisengeneza

    (c) Umwuzukuruza

    4. Upfana iki n’abantu bakurikira?

    (a) Mushiki wa so.

    (b) Mukuru wa so.

    (c) Se wa so cyangwa wa nyoko.

    (d) Nyina wa so cyangwa wa nyoko.

    (e) Musaza wa nyoko.

    (f) Murumuna wa nyoko.

    (g) Abana ba nyokorome.

    (h) Abana ba nyogosenge.

    (i) Abana ba mushiki wawe.

    (j) Abana ba musaza wawe.

    D

    6. Subiza

    (a) Upfana iki n’abana ba nyogosenge?

    (b) Upfana iki n’abana ba nyokorome?

    (c) Upfana iki n’umugabo wa nyogokuru wawe?

    (d) Upfana iki n’umugore wa sogokuru wawe?

    (e) Upfana iki n’umugabo wa nyogokuruza wawe?

    (f) Upfana iki n’umugore wa sogokuruza wawe?


    7. Uzurisha ijambo ribura:

    (a) Umuryango muto ugizwe n’ _______n’

    (b) Umuryango utari muto uba ari _______.


UMUTWE WA 2: ISHURI, UMUDUGUDU N’AKAGARI