Topic outline

  • Umutwe wa mbere: Imyuga gakondo

    Isubiramo

    1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.



    2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono.



    3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike mu mukono. 



    4. Soma interuro zikurikira kandi uzandike mu mukono. 

    a) Inyombya ihagaze ku mugwegwe uri mu nsina za Nshuti. 

    b) Mugwiza agira ishyaka akita ku mbyeyi ze buri munsi.


    5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.


    Iterambere ry’umuryango


    Kera Nsabimana na Mbyeyi bari abakene bikabije. Baje kwigira inama yo guhinga insina n’imigwegwe. Mu mikorere yabo bagiraga ishyaka kandi ntibashyamirane. 

    Bazindukaga kare bakorera insina n’imigwegwe byabo. Insina bazisasiraga ishinge bakazifumbiza imborera. Bazishakiraga kandi inkingi bakazitega ngo zitagwa. Uwo mushinga wabo watumye babona amafaranga menshi. 

    Ubu biteje imbere, bafite ishyo ry’inka z’imbyeyi n’imfizi. Abana babo Mbyayingabo na Uwishyaka biga neza.

    a) Ni iki cyavanye Nsabimana na Mbyeyi mu bukene bukabije? 

    b) Nsabimana na Mbyeyi bazindukaga bakora iki? 

    c) Byagenze bite umushinga wabo umaze kumenyera?


    6. Uhereye ku mashusho hitamo igihekane maze wuzuze ijambo. ns, mby, shy, nsh, gw.



    1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.



    2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono. 



    3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike mu mukono. 


    4. Soma interuro zikurikira kandi uzandike mu mukono. 

    a) Ku munsi wo kurya ubunnyano navuze mu ijwi riranguruye. 

    b) Munywanyi yikanze ingwe asitara ku njyo.


    5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Tubungabunge amashyamba


    Mukannyi na Nyirangwije bagiye kwiga mu gitondo. Bageze mu nzira babona ishyamba rya Njyanabo ryatwitswe. Iryo shyamba ryabagamo ingwe n’ibijwangajwanga. Mukannyi yatabaje mu ijwi riranguruye. Haza abaturage bararizimya ku manywa y’ihangu

    Barangije, Semanywa yihanangiriza abangiza ibidukikije

    Yamaganye abatwika amashyamba bitwaje umuriro ku njyo. Yibukije ko amashyamba atanga umwuka mwiza akanarwanya isuri. Mukannyi na Nyirangwije bakomeje urugendo bajya kwiga bishimye.

    a) Mukannyi amaze kubona ko ishyamba ryatwitswe yakoze iki? 

    b) Ni izihe nyamaswa zabaga mu ishyamba rya Njyanabo? 

    c) Ni akahe kamaro k’amashyamba kavuzwe mu mwandiko? 


    6. Uhereye ku mashusho hitamo igihekane maze wuzuze ijambo:  jw, nny, nyw, njy, ngw



    1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.



    2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono. 



    3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike mu mukono. 



    4. Soma interuro zikurikira kandi uzandike mu mukono. 

    a) Ntaganzwa ntaha imfizi ze amazi arimo imisundwe. 

    b) Ntirushwa afite imbwa y’inkazi.


    5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Twirinde gushotorana


    Rudasumbwa, Ndwaniye na Mfuranzima biga i Muyunzwe. Basoza igihembwe umwarimu Mutarushwa yabasabye gukubura ishuri. Anabasobanurira ko kugira isuku birinda indwara.

    Aho gukubura, Ndwaniye yatangiye gushwana na Mfuranzima. Yamubwiraga ko adakubura neza maze amwambura umweyo. Rudasumbwa abibonye arabakiza, ababwira ko gushotorana atari byiza. Yungamo ko bagomba kugira umuco uranga imfura

    Ndwaniye asaba imbabazi Mfuranzima, yiyemeza kutazabisubira ukundi.

    a) Ndwaniye, Rudasumbwa na Mfuranzima biga he? 

    b) Umwarimu yabwiye abanyeshuri ko isuku imaze iki? 

    c) Byagenze bite Ndwaniye amaze kubwirwa ko gushotorana atari umuco uranga imfura ? 


    6. Uhereye ku mashusho, hitamo igihekane maze wuzuze ijambo:  shw, mbw, mf, ndw, nzw



    1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.



    2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono. 



    3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike mu mukono. 


    4. Soma interuro zikurikira kandi wandike mu mukono. 

    a) Inswa n’imiswa biri mu bihwagari bya Semiswa. 

    b) Kutajya mu birori, Ntwazabagabo abivutswa n’ihwa ryamuhanze.


    5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Ntwari n’imiswa


    Umunsi umwe, Ntwari yakinaga agapira. Muri uwo mwanya havumbuka imbwa yirukanswaga n’abana. Nuko Ntwari asetswa no kubona imbwa yiruka amasigamana

    Yarasetse cyane agapira karamucika kagwa mu miswa. Ahita ahagurutswa no kukavanamo. Yifashishije igiti k’igihwagari ngo akavanemo. Yaribeshye ahagarara mu miswa imurumye aratabaza. 

    Nyiramiswa wihanduraga amubera intwari areka kwihandura ihwa aramutabara. Yafashe umuswari amuhanaguraho imiswa anamuhereza agapira ke.

    a) Agapira ka Ntwari kamucitse ari gukora iki? 

    b) Kubera iki Nyiramiswa yaje gutabara Ntwari? 

    c) Nyiramiswa yatabaye ate Ntwari?

    6. Hitamo igihekane maze wuzuze ijambo. sw, hw, nsw, tsw, ntw



    1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.



    2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono. 


    3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike mu mukono. 


    4. Soma interuro zikurikira kandi uzandike mu mukono. 

    a) Gapyisi wo mu Matyazo afite injwiri. 

    b) Inzuki zadwinze Matayo agiye kwahirira inkwavu.


    5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Ubushotoranyi bwa Nyanjwenge


    Nyanjwenge yakundaga gushotora inzuki za sekuru Nkwakuzi. Nimugoroba yasokozaga injwiri ze akigira hafi y’umuzinga. Ntiyakundaga gupyipyinyurwa nka Gapyisi murumuna we. 

    Umunsi umwe, Nyanjwenge bamutumye inkwi, yigira guhakura. Ageze ku muzinga w’inzuki yahise awegera atadagadwa. Mu muzinga havuyemo inzuki ziramudwinga avuza induru. 

    Sekuru yasize isuka yatyazaga ku ityazo, aza kumutabara. Ahageze arazimukiza amujyana mu rugo. Kuva ubwo Nyanjwenge arahira kuzongera gukubaganira inzuki.

    a) Ni nde wakundaga gupyipyinyurwa? 

    b) Kuki Nyanjwenge yavugije induru? 

    c) Nyuma yo gutabarwa Nyanjwenge yafashe ikihe kemezo?


    6. Uhereye ku mashusho hitamo igihekane maze wuzuze ijambo. ty, nkw, py, njw, dw



    1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.



    2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono. 



    3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike mu mukono. 



    4. Soma interuro zikurikira kandi uzandike mu mukono. 

    a) Ndyanabo ntarwara ibifwana kuko akunda inshyushyu n’intyabire. 

    b) Busyete yahirira imbyeyi ye imicwira.


    5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Indyo yuzuye


    Ababyeyi ba Semacwa bamenye ko afite amagufwa adakomeye. Banga kuba inshyanutsi ariko ntibanacweza. Bukeye, bagiye kugisha inama umuturanyi wabo.

    Yabagiriye inama yo kumugaburira indyo yuzuye. Yababwiye ko batazirengagiza kumuha inshyushyu, intyabire n’imbuto. Igikoma bagitekeshaga ifu baseye ku rusyo. Nyina yabaye intyoza, anamushakira indyoshyandyo zikwiye. 

    Bagaburiye Semacwa, bidatinze amagufwa ye arakomera. Ubu Semacwa yatangiye ishuri aca ukubiri n’indwara.

    a) Ni nde ababyeyi ba Semacwa bagishije inama? 

    b) Ni iki cyatumaga amagufwa ya Semacwa adakomera? 

    b) Semacwa amaze kugaburirwa neza byagenze bite?


    6. Uhereye ku mashusho  hitamo igihekane maze wuzuze ijambo. sy, fw, ndy, cw, nshy, nty



    Igihekane mpy/Mpy

    1. Erekana amashusho arimo ijwi mpy.



    2. Erekana igihekane mpy/Mpy.



    3. Soma imigemo ikurikira.



    4. Soma amagambo akurikira.



    5. Soma interuro zikurikira. 

    a) Sempyisi yarwaye impyiko. 

    b) Mpyorero yabonye impyisi mu ishyamba.


    6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Mubyeyi kwa sekuru


    Mubyeyi yagiye i Kayonza kwa Sekuru Sempyisi. Yifuzaga kumenya imyambaro yambarwaga n’Abanyarwanda bo hambere. 

    Agezeyo nyirakuru Nyirampyorero amwakirana urugwiro. Nimugoroba bataramye, abaza Sempyisi uko hambere bambaraga. Amusubiza ko bambaraga imyambaro ikoze mu mpu. Abandi bakambara impuzu bakomaga mu bishishwa by’imivumu. 

    Sempyisi yongeraho ko ikoze mu mpu yakorwaga n’abakannyi. Anamubwira ko sekuruza Serupyipyinyurimpyisi na we yari umukannyi. 

    Mubyeyi arishima ndetse abashimira inyigisho nziza bamuhaye.

    a) Abanyarwanda bo hambere bambaraga imyambaro ikoze mu ki? 

    b) Ni uwuhe mwuga Serupyipyinyurimpyisi yakoraga? 

    c)  Vuga indi myuga gakondo waba uzi.


    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.



    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.



    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira. 



    10. Soma ijambo uryandike mu mukono, unace akarongo ku gihekane mpy.

    a) impyisi 

    b) Mpyorero 

    b) Sempyisi


    Igihekane pw/Pw

    1. Erekana amashusho arimo ijwi pw.



    2. Erekana igihekane pw/Pw.



    3. Soma imigemo ikurikira.



    4. Soma amagambo akurikira.



    5. Soma interuro zikurikira. 

    a) Ibitabo byagombaga gucapwa byaracapwe. 

    b) Sempyisi akopwa n’abacuruzi baturanye.


    6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Yamenye kuboha


    Umunsi umwe, Mukamatsiko yari iwabo asoma igitabo. Icyo gitabo nyina yari yaragikopwe na Mpyisi.  Cyari igitabo cyacapwe n’umuhanga witwa Nyirampyorero. 

    Urubyiruko rwose rwavugaga ko cyacapwe neza.  Mukamatsiko agisoma, yitegereje ishusho y’umugore wabohaga agaseke. Bukeye yegera nyina amusaba kumwigisha kuboha.  Nuko bicaye mu nzu, nyina arabimwigisha. 

    Kuva ubwo Mukamatsiko atangira gukunda imyuga gakondo. Iyo bamutumaga guhaha yitwazaga agaseke yaboshye.

    a) Ni iki cyateye Mukamatsiko gukunda imyuga gakondo? 

    b) Mu gitabo Mukamatsiko yasomaga, yabonye umugore wakoraga iki? 

    c) Uretse agaseke, ni ibihe bikoresho bindi bibohwa?


    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.



    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.



    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.



    10. Tondeka imigemo wahawe ukore ijambo, unaryandike unoza umukono.

    a) za - pwa - ca- ki 

    b) ra- ko- ba - pwe 

    c) a - pwa - ra - ko


    Imyitozo

    1. Erekana amashusho arimo amajwi mpy/pw.



    2. Soma imigemo ikurikira. 



    3. Soma amagambo akurikira.



    4. Soma interuro zikurikira. 

    a) Nyirampyorero arasoma igitabo cyacapwe neza. 

    b) Sempyisi yakopwe umuti uvura impyiko.


    5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Ubukannyi bwabateje imbere


    Umukannyi Sempyisi yuzuraga na Mpyorero bagatura mu Bwanacyambwe. Uko Sempyisi yakungaharaga, Mpyorero we yaburaga amajyo.

    Igihe cyarageze, Sempyisi yigisha Mpyorero umwuga w’ubukannyi. Yagiraga ngo inshuti ye itazasaza igikopwa ibiribwa. Mpyorero yize ubukannyi atangira gukora imikandara n’amasakoshi. Yanabyigishije mushiki we Nyirampyorero bafatanya uwo mwuga. Biteza imbere, basezerera ibyo gukopwa n’abandi. 

    Sempyisi yishimira urwego Mpyorero na Nyirampyorero bagezeho. Mpyorero anezezwa n’umwuga yamenye ukaba ubatunze.

    a) Ni izihe mpungenge Sempyisi yari afitiye Mpyorero? 

    b) Nyuma yo kwitabira umwuga w’ubukannyi, byagendekeye bite Mpyorero? 

    c) Vuga akamaro k’umwuga w’ubukannyi.


    6. Soma kandi wandike mu mukono wigana ibihekane bikurikira.



    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.



    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.



    9.  Uzurisha kimwe muri ibi bihekane mpy na pw ukore ijambo unaryandike unoza umukono.



    10. Hitamo amagambo wuzuze interuro, maze uzandike unoza umukono: impyiko, Mpyipyinyura, zicapwe , Mpyorero, azakopwa, Sempyisi

    a) ______nigire mu birori. 

    b) Habayeho umwana witwaga  _______wari inshuti ya ______. 

    c) Jyana izo nyandiko___neza. 

    d) Kaneza _______umuti uvura _______.


    Igihekane mpw/Mpw

    1. Erekana amashusho arimo ijwi mpw.



    2. Erekana igihekane mpw/Mpw.


    3. Soma imigemo ikurikira.



    4. Soma amagambo akurikira.


    5. Soma interuro zikurikira. 

    a) Mpwerazikamwa afite impwempwe nyinshi. 

    b) Impwerume ya Sempwempwe iraryana.


    6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Uko yatunze isuka


    Kera habayeho umugabo w’umukene akitwa Sempwempwe. Nta suka yagiraga, yibazaga aho azayikura bikamuyobera. 

    Bukeye ajya kwa Mpwerazikamwa wazicuraga ngo ayikopwe. Ku nzira abona impyisi yirukankanye impwerume ya Mpwerazikamwa. Sempwempwe ahita akoma akamo akiza iyo mpwerume. Arangije ayambika ishumi ayishyira Mpwerazikamwa. Amubwira ko ayikijije ariko yashakaga no gukopwa isuka. Mpwerazikamwa amuha isuka amubwira ko ayimuhembye atayimukopye. 

    Sempwempwe agira ibyishimo byinshi, atunga isuka atyo.

    a) Sempwempwe yari agiye gukora iki kwa Mpwerazikamwa? 

    b) Sempwempwe yakijije impwerume ate? 

    c) Uretse isuka, ni ibihe bikoresho bindi bashobora gucura?


    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.



    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.



    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira. 



    10. Shakisha byibura amagambo atatu yakoreshejwe mu mwandiko “Uko yatunze isuka” arimo igihekane mpw, uyandike unoza umukono. 

    a) __________________ 

    b) __________________ 

    c) __________________


    Igihekane nsy/Nsy

    1. Erekana amashusho arimo ijwi nsy.



    2. Erekana igihekane nsy/Nsy.



    3. Soma imigemo ikurikira. 



    4. Soma amagambo akurikira.



    5. Soma interuro zikurikira. 

    a) Twereke ahari izo nsyo dusye aya masaka. 

    b) Tambuka neza utansyonyora ngiye kuri Satinsyi.


    6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Nsyori yarampwituye


    Umunsi umwe mu museso, nahuye n’umubaji Nsyori. Nari mpwereye narembye arampwitura nerekeza kwa muganga. Nsyori yari yikoreye imbehe, imyuko n’imidaho yabaje. Yari abijyanye mu isoko rya Satinsyi kubigurisha. 

    Twageze imbere duhura n’imbwebwe iratumokera. Duhita duhungira mu rugo rwa Mpwituzi. Nsitara ku nsyo zari aho mu mbuga ingasire iragwa. Mpita nyiterura maze iranshika insyonyora ikirenge iransyigingiza. 

    Nsindagira njya kwa muganga umubaji Nsyori yikomereza ku isoko.

    a) Ni uwuhe mwuga Nsyori yakoraga? 

    b) Ni ibihe bikoresho Nsyori yari ajyanye ku isoko? 

    c) Ni akahe kamaro k’ibikoresho Nsyori yari ajyanye ku isoko?


    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.



    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.



    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira. 



    10. Tondeka imigemo ukore amagambo, kandi uyandike mu mukono.

    a)  ra-wi- nyo-nsyo 

    b)  wi-gi-nsyi-za-ngi 

    c)  ye - nyo - nsyo - ya


    Imyitozo

    1. Erekana amashusho arimo amajwi mpw/nsy.



    2. Soma imigemo ikurikira. 



    3. Soma amagambo akurikira.



    4. Soma interuro zikurikira. 

    a)  Sempwempwe anyegereje urusyo nsya amasaka. 

    b) Inyana yansyonyoreye kwa Mpwerazikamwa.


    5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Ibikoresho byo kwa nyogokuru


    Nitwa Mpwerazikamwa, niga mu mwaka wa gatatu. Mu kiruhuko nagiye kwa nyogokuru Nyiransyori. Nifuzaga kumenya ibikoresho gakondo nyogokuru yifashisha. 

    Nahahuriye na marume Sempwempwe utuye muri Satinsyi. Yansobanuriye ibikoresho bitandukanye nyogokuru yifashisha. Yanyeretse insyo, ingasire, inkoko, imbehe, intorezo, isekuru n’ibindi. Nyogokuru iyo yabintumaga nkabiyoberwa yarampwituraga. Ubu narabisobanukiwe. Nange nsigaye nsobanurira abandi. 

    Nashimishijwe cyane n’ibikoresho bitandukanye nyogokuru yifashisha.

    a) Ni iki Mpwerazikamwa yifuzaga kumenya? 

    b)  Nyiransyori yakoraga iki igihe Mpwerazikamwa yabaga yayobewe icyo yamutumye? 

    c) Ni ibihe bikoresho gakondo bindi bitavuzwe mu mwandiko?


    6. Soma interuro zikurikira maze uhuze buri nteruro n’ishusho bijyanye uhuza umubare n’inyuguti.


    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana ibihekane bikurikira.


    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.


    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira. 


    10. Uzurisha igihekane kimwe muri ibi bihekane mpy, mpw, nsy ukore ijambo, unaryandike unoza umukono.

    a) i____erume 

    b) yara___atuye 

    c) i___o


    Igihekane mvw/Mvw

    1. Erekana amashusho arimo ijwi mvw.


    2. Erekana igihekane mvw/Mvw.



    3. Soma imigemo ikurikira.



    4. Soma amagambo akurikira.



    5. Soma interuro zikurikira. 

    a) Yumvwanayo yumvwa n’abaturanyi. 

    b) Ibyo urabivuga ngo bizumvwe na nde?


    6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Ibiryo byo kwa nyirakuru


    Yumvwanayo yahoranaga ikifuzo cyo kugaburirwa na nyirakuru. Nuko ajya kumusura iwe hakurya ya Satinsyi. Agezeyo aravunyisha ariko ntiyumvwa. 

    Kwa nyirakuru bari bahuze basya amasaka ku nsyo. Yumvwanayo abonye ko atumvwa yinjira mu gikari. Nyirakuru amubonye amwicaza ku musambi mwiza yiboheye. Yamuzaniye imyumbati n’inkongoro yuzuye amata. Imyumbati yari yatetswe mu nkono yabumbwe na Mpwituzi.

    Yumvwanayo ashimishwa n’ibiryo byo kwa nyirakuru. 

    a) Nyirakuru wa Yumvwanayo yari atuye he? 

    b) Kuki Yumwanayo yavunyishije ntiyumvwe? 

    c) Ni ibihe bikoresho banyweramo cyangwa bashyiramo amata?


    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.


    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.


    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.


    10. Soma ijambo uryandike mu mukono, maze uce akarongo ku gihekane mvw.

    a) arumvwa 

    b) azumvwe 

    c) Yumvwanayo


    Igihekane byw/Byw

    1. Erekana amashusho arimo ijwi byw.


    2. Erekana igihekane byw/Byw.



    3. Soma imigemo ikurikira.



    4. Soma amagambo akurikira.


    5. Soma interuro zikurikira. 

    a) Nyiratebywa yishimira gukarabywa na nyina. 

    b) Abagenzi bamwe bayobywa bakanatebywa no kutamenya gusoma.

     

    6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Si byiza gukwiza ibihuha


    Byarahwihwiswaga mu baturanyi ko Nsyori atazi gukana. Nimugoroba Nsyori atumira abaturanyi ngo atazakomeza gusebywa

    Nsyori wari umukannyi aterura ikiganiro. Atangira avuga ko atacyumvwa kubera gusebywa na bo. Umugore we Nyiratebywa aramwunganira avuga ibyo basebywa. Abasaba kutazayobywa n’abahomvomva ko Nsyori atazi gukana. Nyiratebywa abereka inkanda Nsyori yakannye basanga ari nziza. 

    Bishimira ubwiza bwazo bavuga ko ibyo basebywa bitazongera kumvwa. Kuva ubwo Nyiratebywa na Nsyori ntibongera gusebywa ukundi.

    a) Kubera iki Nsyori yatumiye abaturanyi? 

    b) Ni gute Nsyori n’umugore we bemeje abaturanyi ko ibyahwihwiswaga atari ukuri? 

    c) Vuga imyambaro gakondo Abanyarwanda bikoreraga.


    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.



    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.


    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira. 


    10. Tondeka neza imigemo wahawe, ukore amagambo uyandike unoza umukono.

    a) gu - bywa- se 

    b) bywa - ra - ba- ka - ra 

    c) ba- te-bywa- za


    Imyitozo

    1. Erekana amashusho arimo amajwi mvw/byw. 


    2. Soma imigemo ikurikira. 


    3. Soma amagambo akurikira.


    4. Soma interuro zikurikira. 

    a)  Ntibasebywa yumvwa na bose. 

    b) Abana benshi bayobywa n’uburangare.


    5. Soma umuvugo ukurikira.

    Ubuvumvu ni bwiza


    a) Kuki ubuvumvu ari bwiza? 

    b) Amafaranga Sempyoko yabonye yayakoresheje iki? 

    c) Ubuki bumara iki?


    6. Soma kandi wandike mu mukono wigana ibihekane bikurikira.


    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira. 


    8. Tondeka neza imigemo wahawe ukore amagambo yumvikana uyandike unoza umukono.

    a) zu - mvwe - u 

    b) ka - ba - bywe - ra 

    c) bywa-ka-a-ra-ra


    9.  Shaka mu kinyatuzu amagambo arimo ibihekane mvw na byw, maze uyandike mu mukono.

          


    Isuzuma risoza umutwe wa mbere

    1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.



    2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono.



    3. Soma amagambo akurikira.



    4. Soma interuro zikurikira. 

    a) Impwerume ya Sempyisi iramoka ntiyumvwe. 

    b) Kangabo wakopwe igare yansyonyoye.


    5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Impwerume yaramuvudukanye 


    Umunsi umwe, Mpyorero bamutumye kuri Satinsyi guhaha. Ahura n’abahigi bafite imyambi, imiheto n’amacumu. Bari bashoreye imbwa z’impwerume, iy’inkazi iramuvudukana. 

    Mpyorero yahise ahunga ahura n’imodoka akwepwa na yo. Yarimo ibitabo byacapwe  kugira ngo bizakopwe abasomyi. Mpyorero yakomeje gutabaza yumvwa na Basebywanabo amukiza impwerume. 

    Kubera ubwoba, Mpyorero yatinye gukomeza urugendo. Basebywanabo aramuhumuriza amusaba kudasibywa isoko n’ubwoba afite. Mpyorero yumva inama nziza agiriwe ajya guhaha.

    a) Ni ibihe bikoresho abahigi bari bafite? 

    b) Ni nde wakijije Mpyorero impwerume? 

    c) Uramutse uhuye n’imbwa mu nzira wabigenza ute?


    6. Huza ukoresheje akambi ibikoresho n’ababikoreshaga mu myuga gakondo. 



    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.



    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.


    9. Uzurisha ibihekane mpy, pw, mpw, nsy, mvw, byw ukore ijambo uryandike unoza umukono.



    10. Tondeka amagambo neza ukore interuro yumvikana, maze uyandike mu mukono.

    a) buhoro - ntiyumvwe - Mpwerazikamwa - aravuga 

    b) gusya - insyo - zo - Ntibasebywa - amasaka - yakopwe


    • Umutwe wa kabiri: Kubungabunga ubuzima

        

      Igihekane ncy/Ncy


      1. Erekana amashusho arimo ijwi ncy.



      2. Erekana igihekane ncy/Ncy.
             

      3. Soma imigemo ikurikira.
         

      5. Soma interuro zikurikira.
         

      5. Soma interuro zikurikira.
          a) Ncyuyimihigo yancyuriye ncyuye intama.
          b) Uncyamurire Ncyuyishyo antize incyamuro.

      6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

         Twirinde marariya


      Ncyuyinyana yahoraga asibywa ishuri n’uburwayi bwa marariya. Naho Nyina yiberaga mu ncyuro n’intonganya mu baturanyi. Ntiyafataga isuka n’umuhoro ngo akureho ibihuru bikikije urugo. Ibyo bihuru byari byarabaye indiri y’imibu itera marariya.

      Umunsi umwe, Ncyuyinyana yaramukanye umuriro mwinshi anatengurwa. Nyina ahamagara umujyanama w’ubuzima, ahageze aha Ncyuyinyana umuti. Yabigishije kurara mu nzitiramibu anabibutsa gukora isuku y’urugo.

      Uwo mujyanama w’ubuzima yumvwaga na benshi mu mudugudu. Hashize igihe gito, Ncyuyinyana arakira yongera kujya kwiga.
      a) Ni iki cyatumaga Ncyuyinyana asiba ishuri?
      b) Ni akahe kamaro ko kurara mu nzitiramibu?
      c) Urumva byaragenze bite Ncyuyinyana asubiye ku ishuri?

      7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
         

      8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
        

      9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
       

      10. Tondeka aya magambo ukore interuro ziboneye, uzandike mu mukono.
            a) Ndababara - yancyuriye - Ncyuyishyo
            b) gitondo - mu - yancyamuye - Ncyuyinyana
            c) yaguze - Ncyuyimihigo - isoko - mu - incyamuro

      Igihekane shyw/Shyw

      1. Erekana amashusho arimo ijwi shyw.
         

      2. Erekana igihekane shyw/Shyw.
       

      3. Soma imigemo ikurikira.
       

      4. Soma amagambo akurikira.

      5. Soma interuro zikurikira.
         a) Semashywa ararushywa no gukura imyishywa ku rugo.
         b) Ibi bishyimbo bishyushywe bitaragaga.

      6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
        

        Turyame mu nzitiramibu


      Mu gihe k’ibiruhuko Semashywa yasuye kwa sekuru Ncyuyimihigo. Nijoro agiye kuryama abura inzitiramibu atangira incyuro atyo. Yacyuriraga mwishywa we Ncyuyishyo kuko atayiryamagamo. Kwari ukugira ngo atazoshywa cyangwa akabeshywa ko idafite akamaro.

      Mwishywa we amubwira ko sekuru nta cyo abiziho. Bukeye Semashywa yihutira kubwira sekuru akamaro k’inzitiramibu. Amusobanurira ko imibu itera marariya ihashywa n’inzitiramibu.

      Sekuru yumvise impanuro z’umwuzukuru, ajya kubashakira inzitiramibu. Uwo munsi bose baryamye banezerewe cyane, by’akarusho Semashywa.

      a) Kubera iki Semashywa aho kuryama yatangiye incyuro?
      b) Ni iki Semashywa yihutiye kubwira sekuru?
      c) Ni izihe nama wagira abakoresha nabi inzitiramibu?

      7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
         
      8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
       

      9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

      10. Tondeka imigemo wahawe ukore amagambo yumvikana, uyandike mu mukono, unace akarongo ku gihekane shyw.
            a) ra - shywa - ru - ba
            b) ma - Se - shywa
            c) shywe - bi - za - ryo

      Imyitozo

      1. Erekana amashusho arimo amajwi ncy/shyw.
          

      2. Soma kandi wandike imigemo ikurikira.
       

      3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike.
       

      4. Soma interuro zikurikira kandi uzandike.
         a) Ncyuyimihigo areshywa na mwishywa we.
         b) Twirinde koshywa no guhora mu ncyuro.

      5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
         

        Duhashye marariya

      Igishanga cyo kwa Ncyuyinyana cyatashywe n’imibu ijujubya abagituriye. Imibu yabyibushywaga no kuruma abantu bakarwara marariya.

      Umunsi umwe, Ncyuyimihigo yahamagaye abaturage ngo abungure inama. Yashakaga gucyaha aboshywaga bakanabeshywa ko imibu idatera marariya.

      Yabashishikarije gufata incyamuro bagasiba ibidendezi. Yanabasabye gutema ibihuru byarimo imyishywa no gukinga amadirishya nimugoroba. Biyemeje kujya barara mu nzitiramibu buri gihe.

      Ncyuyimihigo yabasabye gukebura abataje nta gukoresha incyuro. Abaturage bakurikije izo nama maze marariya irahashywa.
         a) Imibu yabyibushywaga n’iki?
         b) Kubera iki Ncyuyimihigo yahamagaye abaturage?
         c) Ni ibiki bishobora kuba indiri y’imibu itera marariya?

      6. Soma kandi wandike mu mukono wigana ibihekane bikurikira.

      7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

      8. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

      9. Uzurisha kimwe mu bihekane ncy / shyw ukore ijambo ryumvikana, maze uryandike mu mukono.
          a) barabyibu_____a
         
          b) ntuka____urire
       
          c) i____amuro

          d) ntibazaru____e

      Igihekane nshw/Nshw

      1. Erekana amashusho arimo ijwi nshw.
         

      2. Erekana igihekane nshw/Nshw.
       

      3. Soma imigemo ikurikira.


      4. Soma amagambo akurikira.
       
       
      5. Soma interuro zikurikira.
         a) Nabujije injangwe kurya inshwegegeri iranshwaratura.
         b) Namubujije kunshwanira no kunshwiragiza aranshwishuriza.
         
      6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
         

          Umubu Ruhashywa


      Umubu witwaga Ruhashywa wari warigabije igishanga cyange. Wari waranshwiragije ugahora wigamba kubyibushywa no kuruma abantu. Nababazwaga no kubona igishanga cyange cyaratashywe na wo.

      Umunsi umwe, nshwekurana na mwishywa wange tuwugabaho igitero. Arankundira ntiyanshwanira tujyana kuwuhiga aho wabanaga n’abana bawo. Tuwugezeho, nywubaza impamvu uhora wigamba kubyibushywa no kuturuma.

      Uranshwishuriza maze ndarakara nshwekura inyuma yawo uransiga. Mwishywa wange amfasha gutema ikigunda wari waragize indiri. Kuva ubwo, uwo mubu Ruhashywa ntiwongeye kunshwiragiza ukundi.
           a) Ni iki cyatumye abantu bajya guhiga umubu?
           b) Umubu wahashyijwe ute?
           c) Ni ubuhe buryo bwakoreshwa mu guhashya imibu itera marariya?

      7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.


      8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
       
       
      9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.



      10. Tahura mu gakuru “Umubu Ruhashywa” amagambo nibura atatu afite igihekane nshw, maze uyandike mu mukono.
            a)_______________
            b) _______________
            c) ________________

      Igihekane myw/Myw

      1. Erekana amashusho arimo ijwi myw.
       

      2. Erekana igihekane myw/Myw.
         

      3. Soma imigemo ikurikira.
         
      4. Soma amagambo akurikira.
         
      5. Soma interuro zikurikira.
          a) Marita asomywa umuti ngo adahumywa n’indwara.
          b) Ibyo biseke birumywe n’umuntu ubizi.

      6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

            Bakize icyorezo

           

      Mu Murenge wa Cyumywa abana bambaraga inshwabari ntibanisukure. Kubera iyo mpamvu, abana bokamwe n’icyorezo k’indwara.

      Bumywaga amazi mu mubiri, bakanahumywa n’icyo cyorezo. Buri mubyeyi yihutiraga kujyana umwana kwa muganga. Abafite ubwisungane mu kwivuza basomywaga ku muti bagakira. Abatabufite bivuzaga bibagoye kandi bibahenze cyane. Muganga yagiraga ababyeyi inama ababuza kwambika abana inshwabari.

      I Cyumywa ababyeyi bakurikije inama bagiriwe na muganga. Ubu bihamywa ko icyorezo kitakiharangwa, abana babayeho neza.
           a) Ni bande bokamwe n’icyorezo k’indwara?
           b) Abadafite ubwisungane mu kwivuza bivuzaga bate?
           c) Ni akahe kamaro k’ubwisungane mu kwivuza?

      7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
         
      8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
          
      9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
       

      10. Tondeka imigemo wahawe ukore ijambo uryandike mu mukono, unace akarongo ku gihekane myw.
            a) ba - hu - mywa - za
            b) ra - za- mywa- I
            c) mywa- ra - so - a

      Imyitozo

      1. Erekana amashusho arimo amajwi nshw/myw.
        

      2. Soma imigemo ikurikira.
         

      3. Soma amagambo akurikira.
         

      4. Soma interuro zikurikira.
         a) Nshwekuye ngiye kureba iriba rikamywa n’izuba.
         b) Namubwiye ko yahumywa n’indwara aranshwanira.

      6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
          

       Twitabire ubwishingizi mu kwivuza


      Nitwa Nshwima, niga mu mwaka wa gatatu. Umunsi umwe navaga kwiga, mpura n’inturo iranshwaratura bikabije. Iyo nturo yananshwanyagurije ibitabo, iranshwiragiza mpita nshwekura ndayihunga. Mpura na Ncyuramihigo musaba ibyatsi byo kwiyomora aranshwishuriza.

      Yanyohereje kwa muganga kuko igisebe cyumywa n’umuti waho. Banshyiriye umuti mu gacupa baragafunga kararumywa neza. Ngeze mu rugo nsomywa kuri wa muti nahawe ndoroherwa.

      Ababyeyi bange bababajwe no kubatangisha amafaranga menshi. Mbabwira ko bihamywa ko ubwisungane mu kwivuza bukwiye. Kuva ubwo bahita babwitabira ntibongera guhombywa no kutabugira.

           a) Kwa muganga bafashije bate Nshwima?
           b) Ni iyihe mpamvu yatumye ababyeyi batanga amafaranga menshi?
           c) Wakwitwara ute kugira ngo udakomeretswa n’inyamaswa?

      7. Soma kandi wandike mu mukono wigana ibihekane bikurikira.
        
      8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
         
      9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
         

      10. Uzurisha kimwe mu bihekane nshw/myw ukore ijambo ryumvikana, maze uryandike mu mukono.
            a) arara_____a
            b) ara_____iragiza
            c) Ntibizu____e
            d) ____ekure

      Igihekane nshyw/Nshyw

      1. Erekana amashusho arimo ijwi nshyw.
         

      2. Erekana igihekane nshyw/Nshyw.
         

      3. Soma imigemo ikurikira.
         

      4. Soma amagambo akurikira.
         

      5. Soma interuro zikurikira.
          a) Mukanshywa akunda gukura inshywa mu bicuma.
          b) Kanyenshywa yitiranya inshywa n’inzuzi z’ibihaza.

      6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo
       

         Yahawe imiti

          

      Senshywa yari yararembeye mu rugo kubera marariya. Nyina yahugiraga mu kuvana inshywa mu ducuma, ntamwiteho. Akenshi iminwa ye yumywaga no kubura icyo anywa.

      Umunsi umwe, Senshywa yifuje kurya inshwegegeri abura uzimuzanira. Nimugoroba umujyanama w’ubuzima anyuze iwabo asanga Senshywa yararembye. Amukozeho yumva arahinda umuriro yihutira kumuzanira imiti. Amaze kuyimuha, anamusabira ku Mana iramywa ngo imukize.

      Hanyuma ahamagara nyina amusaba kwita kuri Senshywa. Nuko atangira kumwitaho, akira bidatinze.

         a) Ni iyihe ndwara yari yararembeje Senshywa?
         b) Ni gute umujyanama w’ubuzima yamenye ko Senshywa ari guhinda umuriro?
         c) Kuki ari ngombwa kujya kwa muganga ugifatwa n’indwara?

      7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira
            

      8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
         

      9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
          

      10. Tahura mu gakuru amagambo byibura atatu yakoreshejwe arimo igihekane nshyw, uyandike mu mukono.
             a) ___________________
             b) ____________________
             c) ____________________

      Igihekane mbyw/Mbyw

      1. Erekana amashusho arimo ijwi mbyw.
         
       
      2. Erekana igihekane mbyw/Mbyw
         


      3. Soma imigemo ikurikira.
         

      4. Soma amagambo akurikira.
         

      5. Soma interuro zikurikira.
         a) Yararwaye ahombywa no kurembywa n’uburwayi.
         b) Ntituzangane tutazahombywa na byo.

      6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

          Senshywa na Nyiranshywa

         
      Umugabo witwaga Senshywa yari yarashakanye na Nyiranshywa. Bahoraga barembywa na marariya bigatuma bahombywa no kwivuza.

      Ibyo byatumaga imyaka yabo irumbywa no kudafumbirirwa igihe. Bityo bakababazwa no gusumbywa umusaruro n’abaturanyi babo. Bagiye kugisha inama umujyanama w’ubuzima uko bakwirinda uburwayi. Bageze iwe basanga arakura inshywa mu bicuma bye. Bamutekerereje ibyabo byose abasaba kwirinda kurembywa na marariya. Yabasabye kurara mu nzitiramibu no kwikiza ibigunda n’ibidendezi.

      Barabyubahirije ntibongera kurembywa no guhombywa n’uburwayi bwa marariya.
        a) Ni iki cyatumaga Senshywa na Nyiranshywa bahora barembye?
        b) Ni gute inama z’umujyanama w’ubuzima zabagiriye akamaro?
        c) Ni akahe kamaro k’umujyanama w’ubuzima?

      7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
         
       
      8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

        
      9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
          

      10. Tondeka imigemo wahawe ukore ijambo ryumvikana, uryandike mu mukono, unace akarongo ku gihekane mbyw.
                         a) da - mbywa - ho - ku
                         b) mbywa - ho - gu
                         c) nti - mbywe - za - re - mu

      Imyitozo

      1. Erekana amashusho arimo ijwi nshyw/mbyw.
         

      2. Soma imigemo ikurikira.
         

      3. Soma amagambo akurikira.
         
        
      4. Soma interuro zikurikira.
         a) Inshywa zaguye mu jisho rya Mutumwashywa arembywa na zo.
         b) Senshywa ahombywa no gukopa abatamwishyura.

      5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
        

          Yariye ibitaribwa


      Nyiranshywa yakundaga gufasha nyina kuvomerera inzuzi z’ibicuma. Nyina yamubwiraga ko iyo zitavomerewe zishobora kumywa n’izuba. Ibyo bigatuma bazitaho cyane ngo zitarumbywa no kubura amazi.

      Nyiranshywa yanafashaga nyina gukura inshywa mu bicuma. Hari igihe yiranguje igicuma, inshywa zimuhagama mu muhogo. Nyina agerageje kuzimukuramo biramunanira maze arembywa na zo. Bukeye amujyana kwa muganga, amugejejeyo abaganga bamwitaho.

      Bakoze uko bashoboye inshywa zamuhagamye mu muhogo bazikuramo. Nyina arabashimira, bamusaba gutoza abana ko batagomba kurya ibitaribwa.

           a) Ni iki cyahagamye Nyiranshywa mu muhogo?
           b) Ni iyihe nama abaganga bagiriye nyina wa Nyiranshywa?
           c) Ni ibiki abana bakunze gutamira bishobora kubahagama bikangiza ubuzima bwabo?

      6. Soma kandi wandike mu mukono wigana ibihekane bikurikira.
         

      7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
         
        
      8. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

           
      9. Shaka muri iki kinyatuzu amagambo arimo ibihekane  nshyw na mbyw, uyandike mu mukono,
          uce n’akarongo kuri ibyo bihekane.
          

      Isuzuma risoza umutwe wa kabiri

      1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
          

      2. Soma imigemo ikurikira.
          

      3. Soma amagambo akurikira.

         
      4. Soma interuro zikurikira.
          a) Ncyuyimihigo arembywa n’indwara ya marariya.
          b) Senshywa yanshwekuje anyereka imyishywa yumywa n’izuba.

      5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

          Namugiriye inama
         

      Habayeho umugore witwaga Nyiranshywa wahoraga arembywa na marariya. Umunsi umwe, nagiye kumusura mugira inama, arankundira ntiyanshwanira. Yanteze amatwi musobanurira uburyo yakwirinda guhora arembywa n’uburwayi.

      Namubwiye ko nimugoroba ari ngombwa gufunga amadirishya akarumywa. Namusabye kandi gufata incyamuro agasiba ibizengamu rugo. Bityo akirinda kurumwa n’imibu itera marariya.

      Namusabye kujya yiyambaza kenshi mwishywa wange w’umujyanama w’ubuzima. Nanamubwiye kuncyamurira bagenzi be babeshywa byinshi kuri marariya. Yarankundiye arabyubahiriza ubu mu mudugudu wabo ntawukirembywa n’uburwayi.

           a) Ni nde wahoraga arembywa na marariya?
           b) Ni iki kigaragaza ko inama Nyiranshywa yagiriwe yazubahirije?
           c) Ni akahe kamaro ko kubaho mu buzima buzira indwara?

      6. Soma interuro zikurikira maze uhuze buri nteruro n’ishusho bijyanye, uhuza umubare n’inyuguti.
         

      7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
        
         
      8. Soma wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.


      9. Uzurisha kimwe muri ibi bihekane wahawe, ukore ijambo ryumvikana, uryandike mu mukono.
          ncy, shyw, nshw, myw, nshyw, mbyw.

         a) kure_____a
         b) umwi_____a
         c) guso____a
         d) ya____aniye
         e) i____a
          f) i____amuro
      • Umutwe wa gatatu : Uburenganzira n’inshingano by’umwana

        Umutwe wa gatatu :  Uburenganzira n’inshingano by’umwana

        Igihekane mfw/Mfw

           1. Erekana amashusho arimo ijwi mfw.

           


            2. Erekana igihekane mfw/Mfw.

           

          3. Soma umugemo ukurikira. 

           


          4. Soma amagambo akurikira.

         

          5. Soma interuro zikurikira.

          

          6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

        Ntazongera gusuzugura


        Semfwati mukuru wa Mfwati yakundaga gusuzugura ababyeyi. Mu gihe k’ibiruhuko ababyeyi bababuzaga kuzererera mu mihana. Umunsi umwe, Semfwati na Mfwati babirengaho.

        Bageze munsi y’urugo rwa Senshywa babona igiti cy’umwembe. Semfwati abwira Mfwati ngo bacyurire maze aramwangira. Semfwati yuriye igiti ishami  riravunika yitura hejuru y’imfwati.

        Iyo mfwati  yamuciye igisebe arembywa na cyo. Mfwati yihutiye kubibwira se na nyina Nyiramfwati baza bashwekura. Nuko bajyana Semfwati kwa muganga bahombywa n’amakosa ye.

        Semfwati abonye igihombo ateje ababyeyi yiyemeza kutazongera kubasuzugura.

                      a) Ni gihe ki Mfwati na Semfwati babuzwaga kuzerera?

                      b) Semfwati yahombeje ababyeyi be ate?

                      c) Ni ibihe bintu biranga umwana wumvira?

        7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

        8.  Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

             

        9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

            

        10. Shaka amagambo nibura abiri mu mwandiko arimo igihekane mfw, uyandike mu ikaye yawe.

        Igihekane mvy/Mvy


        1. Erekana amashusho arimo ijwi mvy.
           

        2. Erekana igihekane mvy/Mvy.
           

        4. Soma kandi wandike amagambo akurikira.
           

        5. Soma interuro zikurikira.
            a) Semfwati arahomvomvya murumuna we.
            b) Ntibazabahomvomvye kuko muhomvomvye byambabaza.

        6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

            Akarima k’igikoni

           

        Umunsi umwe, nge na Semfwati twari twicaranye tuganira. Mama yadusabye kubagara akarima k’igikoni kugira ngo katazarumba. Semfwati yarahomvomvye nuko atangira kwijujutira ibyo badusabye gukora. Mama yabajije Semfwati impamvu ahomvomva biramuyobera maze aramucyaha.

        Semfwati yaratakambye avuga ko nubwo yahomvomvye turi bukabagare. Twahise dufata imfwati maze twerekeza ku karima k’igikoni. Twakabagaye neza maze nshimishwa n’uko Semfwati atahomvomvye nanone. Turangije mama yaradushimiye atubwira ko twubahirije inshingano yaduhaye.

        Semfwati anezezwa n’uko twakoreye hamwe yihana kuzongera guhomvomva. Kuva ubwo sinongeye kumwumva yahomvomvye igihe baduhaye inshingano.
                  a) Kuki semfwati yahomvomvye?
                  b) Ni uwuhe murimo abana bavugwa mu gakuru bafashije ababyeyi?
                  c) Ni iyihe mirimo abana bashobora gukora?

        7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

           
        8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

           

        9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

           

        10. Tondeka imigemo ukore ijambo ryumvikana, uryandike mu mukono, uce akarongo ku gihekane mvy.
              a) mvya - ho - mvo - gu
              b) ra - mvye- ho - ya- mvo
              c) mvye - nda - mvo - ho
              d) za - mu - mvo - ntu- ho - mvye

        Igihekane mvyw/Mvyw


        1. Erekana amashusho arimo ijwi mvyw.
           

        2. Erekana igihekane mvyw/Mvyw.
            


        3. Soma imigemo ikurikira.
           


        4. Soma amagambo akurikira.
           


        5. Soma interuro zikurikira.
            a) Ntugahomvomvywe n’amafuti ya bagenzi bawe.
            b) Mpomvomvywa no kubona yiyandarika.

        6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

            biyobyabwenge

            

        Hari abanyeshuri ku kigo cya Mutuzo banywaga ibiyobyabwenge. Abo banyeshuri bagahora bahomvomvywa na byo. Umugoroba umwe Nyiramfwati ajya kubareba bahomvomva.

        Ababwira ko bahomvomvye cyane bakabuza amahoro abahisi n’abagenzi. Ababaza ikibahomvomvya bakomeza kuvuga amagambo aterekeranye kubera ubusinzi. Uwari ugifite agatege avuga ko bahomvomvywaga n’itabi banyoye. Ababwira ko bidakwiye guhora bahomvomvywa n’ibiyobyabwenge banywa.

        Abasobanurira ko ibiyobyabwenge bituma bata umutwe ntibatekereze neza. Anababwira ko ibyo biyobyabwenge bibahomvomvya bituma batiga neza. Bumvise inama ze barabireka, ubu ntibagihomvomvywa na byo.
              a) Abanyeshuri bavugwa bigaga ku kihe kigo?
              b) Ni iki cyatumye abo banyeshuri bareka ibiyobyabwenge?
              c) Ni izihe ngaruka zo kunywa ibiyobyabwenge kubanyeshuri?

        8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
           

        9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
           
           

        10. Garagaraza imigemo igize amagambo akurikira, uyandike mu mukono, unace akarongo ku gihekane mvyw.
              a) bahomvomvywaga
              b) ntuzahomvomvywe
              c) yarahomvomvywaga

        Imyitozo


        1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
          

        2. Soma imigemo ikurikira.
           

        3. Soma amagambo akurikira.
            
          
        4. Soma interuro zikurikira.
           a) Semfwati yahomvomvye kandi ntahomvomvywa n’ubusa.
           b) Nyiramfwati yahomvomvejwe no kwibwa imfwati.

        5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
          

              Yisubiyeho

             

        Nyiraneza yari yarigize indakoreka agahora asuzugura se Semfwati. Semfwati yamubuzaga kugira urugomo ariko akanga kumwumvira. Umunsi umwe, yanasuzuguye umuturanyi wabo Bumvwanase wabatizaga imfwati. Bumvwanase amucyashye, Nyiraneza atangira guhomvomvywa n’amafuti ye.

        Bumvwanase amubwira ko kutubaha ababyeyi ari ikizira kikaziririzwa. Nyiraneza yumva ko Bumvwanase ababajwe cyane n’ihomvomva rye. Semfwati na we arumirwa kuko Nyiraneza ashyogoranya n’umuturanyi. Agira agahinda kenshi kubera imico idahwitse y’umwana we.

        Nyiraneza abonye ko se ababaye yiyemeza kutazongera gusuzugura.
           a) Ni iki Nyiraneza yahoraga abuzwa na se?
           b) Ni ikihe kemezo Nyiraneza yafashe abonye se ababaye?
           c) Nyuma yo gusoma uyu mwandiko, uratekereza ko Nyiraneza azitwara ate?

        6. Uzurisha ibihekane mfw, mvy na mvyw, ukore interuro yumvikana, uyandike mu mukono.

           Igihekane pfw/Pfw

        1. Erekana amashusho arimo ijwi pfw.
           

        2. Erekana igihekane pfw/Pfw.
           



        3. Soma imigemo ikurikira.
           

        4. Soma amagambo akurikira.
           
         
        5. Soma interuro zikurikira.
            a) Muneza yakapfakapfwe n’indwara.
            b) Ubwatsi bukapfakapfwa n’inka.

        6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

           Yumvira umubyeyi we

           

        Gahongayire yavuye ku ishuri ahomvomvywa n’imikino yabaye. Nuko asanga se ababajwe n’imbyeyi yari yakapfakapfwe n’indwara. Se yahise amutuma ku muvuzi w’amatungo.

        Nk’uko byari bisanzwe, Gahongayire yumviye se ajya kumuhamagara. Se asigara anejejwe n’uko Gahongayire amwumvira buri gihe. Yageze ku muvuzi w’amatungo amubwira ko imbyeyi yabo yakapfakapfwe. Umuvuzi w’amatungo araza asanga indwara yarayizonze cyane. Yashimiye Gahongayire umwete yagize ntatenguhe se akamugeraho adatinze.

        Umuvuzi w’amatungo yaberetse ibyo bamufasha bayiha umuti vuba. Imbyeyi ntiyongeye gukapfakapfwa ukundi yahise ikira.
              a) Gahongayire yahomvomvywaga n’iki?
              b) Kubera iki umuvuzi w’amatungo yashimiye Gahongayire?
              c) Ni iki wakwigira kuri Gahongayire?

        7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
           
        8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
           

        9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
          

        10. Shaka mu mwandiko amagambo nibura abiri arimo igihekane pfw, uyandike mu mukono.

        Igihekane pfy/Pfy


        1. Erekana amashusho arimo ijwi pfy.
           

        2. Erekana igihekane pfy/Pfy.
            

        3. Soma imigemo ikurikira.
           

        4. Soma amagambo akurikira.
           

        5. Soma interuro zikurikira.
            a) Inka zakapfakapfye icyarire.
            b) Ingurube yakapfakapfye ibyatsi.

        6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
          

            Inka ya Kamari

            

        Kamari yari afite abana yakanguriraga kwita ku matungo. Yakundaga kubona inka yabo yakapfakapfye ubwatsi igahaga.

        Yavuye ku isoko asanga inka ye yakapfakapfwe n’inzara. Abaza abana impamvu inka yakapfakapfwe n’inzara kandi bahari. Bamusabye imbabazi bamubwira ko batubahirije inshingano zabo. Se yabasobanuriye ko atari byiza guteshuka ku nshingano. Bafata ubwatsi babuha inka, kubera gusonza, inka yabukapfakapfye bwangu. Bayizaniye n’amazi iranywa irahembuka.

        Kuva ubwo abo bana bakangukiye kuzuza inshingano zabo. Inka yabo na yo ntiyongeye gukapfakapfwa n’inzara ukundi.

              a) Igihe Kamari yasangaga inka ye yakapfakapfwe n’inzara yari avuye he?
              b) Kuki abana basabye se imbabazi?
              c) Ni izihe nshingano z’umwana mu rugo?

        7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
           

        8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
          


        9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

           

        10. Garagaraza imigemo igize amagambo akurikira, uyandike mu mukono, unace akarongo ku gihekane pfy.
             a) yakapfakapfye
             b) ikapfakapfye
             c) ntibukapfakapfye

        Igihekane vw/Vw

        1. Erekana amashusho arimo ijwi vw.
           


        2. Erekana igihekane vw/Vw.
          


        3. Soma imigemo ikurikira.
           

         
        4. Soma amagambo akurikira.
           

        5. Soma interuro zikurikira.
            a) Indabo zikunda guhovwamo n’inzuki.
            b) Indabo z’ibitumbwe ntizihovwamo.

        6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

             Nyirampovwa n’umuhungu we

             

        Nyirampovwa yasanze umuhungu we Mpovwe anywa ibiyobyabwenge. Mpovwe amubonye ahita abihisha mu byatsi hafi y’urugo. Nyina amubwira ko ibiyobyabwenge byangiza umubiri w’umuntu ubinywa.

        Mpovwe ntiyumvise ibyo nyina yamubwiraga atangira kuvuga amahomvu. Ubwo Mpovwe yari yicaye ku byatsi inka zakapfakapfye. Mpovwe abonye nyina agiye, yongera kunywa bya biyobyabwenge. Yataye ubwenge ajya kuryama mu ndabo zahovwagaho n’inzuki. Yakubaganiye inzuki ziramudwinga maze ataha yabyimbye mu maso.

        Nyina amubonye amukandisha amazi ashyushye Mpovwe ahita abyimbuka. Mpovwe yashimiye nyina amubwira ko atazongera kwiyahuza ibiyobyabwenge.
                 a) Ni hehe Mpovwe yahishe ibiyobyabwenge?
                 b) Kuki nyina yamukandishije amazi ashyushye?
                 c) Iyo Mpovwe nyina atamubona, uratekereza ko byari kumugendekera bite?

        7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
            

        8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
           
         
        9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
           

        10. Uzurisha iyi migemo: za, ma, zi, mo ukore amagambo arimo igihekane vw, maze uyandike mu mukono.
              

        Imyitozo

        1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
           


        2. Soma imigemo ikurikira.

           

        3. Soma amagambo akurikira.
           

        4. Soma interuro zikurikira.
           a) Inka yakapfakapfye ubwatsi.
           b) Ubuki ntibuhovwa mu mabuye.


        5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
            

             Nayihaye amazi

          
        Nimugoroba nageze imuhira nsanga inka yakapfakapfye ubwatsi. Yananiwe kubumara kubera ko twayimenyereje kubanza kuyiha amazi.

         

        Nge naketse ko ahari ishobora kuba yakapfakapfwe n’indwara. Nihutiye kubwira data ko inka yakapfakapfwe ntiyarya ubwatsi. Data ansaba kuyiha urubingo mbanje kuyuhira. Inka si ukurya urubingo irasizora. Byanyeretse ko itari yakapfakapfwe n’indwara nk’uko natekerezaga mbere. Data yahise anshimira ampa ubuki buhovwa mu ndabo.
            

        Bwarandyoheye niyemeza kujya mbungabunga indabo kuko zihovwamo ubuki.

           a) Baketse iki babonye inka yananiwe kurya ubwatsi?
           b) Ubuki bwavuzwe mu mwandiko buhovwa hehe?
           c) Ni iki kerekana ko umwana uvugwa mu mwandiko yafashaga ababyeyi imirimo?

        6. Uzurisha ibihekane pfw, pfy navwukore interuro yumvikana, uyandike mu mukono.

              a) Nyogokuruza yakapfaka_____e n’uburwayi.
              b) Indabo ziho_____amo ubuki buryoshye.
              c) Imfizi yakapfaka____e ubwatsi ntiyaburya.

        Igihekane vy/Vy

        1. Erekana amashusho arimo ijwi vy.
           

        2. Erekana igihekane vy/Vy.
           



        3. Soma umugemo ukurikira.
           


        4. Soma amagambo akurikira.
           

        5. Soma interuro zikurikira.
            a) Inzuki zahovye zikora ubuki.
            b) Uruyuki rwahovye rutaha mu muzinga.

        6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

                 Yaramutwaje

                
        Mariza yasanze nyirasenge ku nzira yananiwe kugera iwe. Yiyemeza kumutwaza umuba w’inkwi wari wamuteye umunaniro.

        Mu nzira bagenda, banyura ku nzuki zahovye mu ndabo. Nyirasenge amusaba kujya yita ku ndabo zihovwamo n’inzuki. Bidatinze bahuye n’umuvumvu aririmbira inzuki ze amavumvu. Abaganiriza ko iyo inzuki ze zahovye neza aziririmbira. Mariza na nyirasenge bamenya ko inzuki zahovye neza baziririmbira. Umuvumvu abasezeraho bakomeza kugenda bitegereza indabo zihovwamo n’inzuki.

        Bakomeza urugendo Mariza amugereza inkwi mu rugo. Nuko nyirasenge amushimira uburere yatojwe bwo gufasha ababyeyi.
              a) Kuki Mariza yatwaje nyirasenge inkwi?
              b) Ni iki umuvumvu bahuye yaririmbiraga inzuki?
              c) Ni iki wakwigira kuri Mariza?

        7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
          

        8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
           

        9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
           

        10. Uzurisha mu kinyatuzu imigemo ikurikira: ra, za, ho,mo, maze ukore ijambo ririmo igihekane vy, uryandike mu mukono.
             


        Igihekane ryw/Ryw

        1. Erekana amashusho arimo ijwi ryw.
           

        2. Erekana igihekane ryw/Ryw.
           


        3. Soma imigemo ikurikira.
           

        4. Soma amagambo akurikira.
           

        5. Soma interuro zikurikira.
            a) Ntukaryarywe n’abajura.
            b) Ntitugatume abandi baryarywa.

        6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
          

             Twararyarywe baratwiba

             

        Umunsi umwe twasigaye ku rugo mama yagiye guhaha. Twaryarywe n’abajura duta urugo twigira kureba indabo zahovwagamo.

        Twatinze tureba indabo zahovywemo n’inzuki tugarutse dusanga twaryarywe. Abajura baraducucuye batwiba byinshi, twicuza impamvu twaryarywe tukemera. Nimugoroba mama avuye guhaha atubaza impamvu twaryarywe bakatwiba. Tumusobanurira ko twabeshywe ko kureba inzuki zahovye bishimisha. Mama adusobanurira ko atari byiza kuryarywa tugata urugo. Yanatubwiye ko inzuki zahovye ubuki zashoboraga kutudwinga.

        Abajura twaryarywe na bo barafashwe bagarura ibyo batwibye. Kuva ubwo ntitwongeye kuryarywa ukundi ngo dute urugo.
               a) Abana baryarywe na ba nde?
               b) Nyina yabasobanuriye ko inzuki zabagira gute?
               c) Wakwirinda ute abagushuka?

        7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

        8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
           

        9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
            

        10. Garagaraza imigemo igize amagambo akurikira, uyandike mu mukono, unace akarongo ku gihekane ryw.
              a) yaryarywe
              b) bararyarywa
              c) ntimuzaryarywe

        Isuzuma risoza umutwe wa gatatu


        1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
           

        2. Soma imigemo ikurikira.
            

        3. Soma amagambo akurikira.
           

        4. Soma interuro zikurikira.
            a) Yasitaye ku mfwati arakapfakapfwa.
            b) Arahomvomvywa no kureba inka yakapfakapfye indabo zihovwamo.

        5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
           

              Mfwati yikozeho

              
        Mfwati yakundaga kuryarywa bigatuma arya ibiribwa bidafite ubuziranenge. Nyina yamutozaga kujya yitondera ibiribwa byakwangiza ubuzima bwe.

        Yaje kuryarywa arya avoka yatoraguye mu byatsi. Yatangiye guhomvomvywa n’ububabare, nyina ajya kureba ikimuhomvomvya. Yasanze yakapfakapfwe n’indwara yatewe no kurya ibidafite ubuziranenge. Amubaza impamvu, amusubiza ko yaryarywe akarya avoka mbi. Nyina yahise amushakira umuti uvanze n’ubuki bwahovywe n’inzuki.


        Bidatinze Mfwati yarazanzamutse atangazwa n’inzuki zihova ubuki bumukijije. Ntiyongeye kuryarywa ngo yongere arye ibiribwa byamwangiriza ubuzima.    

                 a) Ni iki nyina wa Mfwati yamutozaga?
                 b) Kubera iki ibyo Mfwati yariye byamuteye indwara?
                 c) Kuki tugomba kurya ibiribwa byujuje ubuziranenge?

        6. Itegereze amashusho wahawe ukore inkuru wandika interuro imwe kuri buri shusho.
           

        7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
           

        8. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
            

        9. Uzurisha ibihekane mfw, mvy, mvyw, pfw, pfy, vw ukore interuro yumvikana, uyandike unoza mu ikaye yawe.

        a) I____ati itera ingemwe z'ibiti neza.
        b) Yahomvo____e cyane sinamwumva.
        c) Yakoze amakosa ahomvo____a na yo.
        d) Inka yakapfaka_____e ubwatsi.
        e) Indabo zikunda guho_____amo ubuki.
        f) Yakapfaka____e n’uburwayi.
        • Umutwe wa kane : Inyamaswa zo ku gasozi

          U Rwanda ni igihugu giherereye muri Afurika yo hagati. Rufite imigezi, inzuzi, ibiyaga, amashyamba ndetse n’imisozi myinshi. Ubwinshi bw’imisozi y’u Rwanda, butuma barwita Igihugu k’Imisozi Igihumbi.

          Mu mashyamba yarwo habamo inyamaswa zitandukanye z’indyanyama n’indyabyatsi. By’umwihariko kandi, hari inyamaswa ziba mu byanya byabugenewe. Kubera ubwiza bwazo, inyamaswa ni ibyiza bitatse u Rwanda. Abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda kuzisura baturutse imihanda yose. Izikunda gusurwa cyane ni nk’ingagi, inkende, inzovu, imparage, imbogo n’izindi. Ba mukerarugendo basura inyamaswa bishyura amadovize atari make. Igihugu kikayifashisha cyubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, amavuriro, amashanyarazi n’ibindi.

          Inyamaswa zidufitiye akamaro, kirazira kuzishimuta cyangwa kuzihungabanya. Twese dufite inshingano yo kuzirinda no kuzibungabungira ubuzima.


          Umunsi umwe, Gugu yari yicaye munsi y’igiti acuranga gitari. Hashize akanya gato havumbuka inkende, abadukana ibuye atangira kuyirukankana. Yakomeje kuyisagarira ayitera amabuye inkende na yo ikomeza guhunga.

          Akiyirukankana yumva ijwi rya se amubuza kuyitera amabuye. Nuko aramwumva arahagarara, maze inkende ihita isimbukira mu giti. Se yaramwegereye maze amubwira ko kizira gusagarira inyamaswa. Gugu yaratangaye amubaza impamvu akijije inyamaswa yo mu gasozi. Amusobanurira ko bazitaho kuko zifitiye igihugu akamaro. Yanamubwiye ko abazisura bishyura amafaranga ateza igihugu imbere. Se yamwibukije ko akoreshwa mu kugeza ku baturage ibikorwa by’amajyambere.

          Gugu ashimira cyane se umusobanuriye akamaro k’inyamaswa. Arahirira kutazongera gusagarira inkende ndetse n’izindi nyamaswa.

          Kanyana yagiraga amatsiko cyane akanibaza ibibazo byinshi. Yibazaga niba inyamaswa zo mu gasozi zifite akamaro. Umunsi umwe, yegereye se Kamanzi atangira kumubaza akamaro k’inyamaswa.

          Yamusobanuriye ko inyamanswa zo mu gasozi zifitiye igihugu akamaro. Amubwira ko ba mukerarugendo bazisura binjiriza igihugu amadovize. Kiyifashisha mu kubaka ibikorwa remezo nk’imiyoboro y’amazi, ibiraro, amavuriro n’ibindi. Yanamusobanuriye ko inyamaswa zishobora kuribwa n’abantu. Muri zo harimo imbogo, isha, impongo, ingeragere n’izindi. Anamubwira ko impu zazo zikorwamo inkweto n’imitako inyuranye. Yamusobanuriye ko inzovu zigira amahembe akorwamo imitako ihenze.

          Yamusobanuriye ko nubwo zimwe ziribwa, mu Rwanda ntibyemewe kuzihiga. Kanyana amaze kubyumva aramushimira, yiyemeza gushishikariza abandi kuzibungabunga.

          Imana yaremye ibiremwa bitandukanye, ibiha ubushobozi bunyuranye. Umuntu yamuhaye ubushobozi bwo kugaragaza ibitekerezo bye avuga. Ese inyamaswa zo zaba zigaragaza zite imbamutima zazo? Iyo zihunga zihohotewe zigashaka gutabaza zaba zisakuza zite?

          Uko inyamaswa zitandukanye ni na ko zidahuza urusaku. Intare iyo zarakaye cyangwa zishaka guhamagara ibyana byazo ziratontoma. Impyisi zirahuma, inturo zikanyawuza naho ingwe zo zigahara. Imbwebwe n’imbwa iyo zitaka zirabwejagura cyangwa zikamoka. Impongo zirakorora, imbogo zikabira ariko zaba zifite umujinya zigapfuna. Inyoni iyo zitabaza cyangwa zihamagara ibyana byazo ziraririmba. Inzoka zaba inini n’into ziravugiriza naho imisambi yo igahiga.

          Muri make inyamaswa ntizivuga ahubwo zigira urusaku rwazo rwihariye.

          Impyisi yakundaga kwiba ibiryo imbwa yabaga yasigiye ibibwana byayo. Imbwa ibonye ibibwana byayo bikomeje kunanuka yibaza ikibitera. Ibibwana biyibwira ko hari igisimba kiza kurya ibiryo byabyo. Imbwa yigira inama yo kujya kuregera intare.

          Nuko itangira gushaka abazayiherekeza gutanga ikirego. Irabanza ihamagara imbeba irajwigira yemera kuyiherekeza. Hanyuma ihamagara imbwebwe na yo irabwejagura yemera ko bijyana. Zaragiye zigezeyo imbwa iramoka isobanura akababaro kayo. Intare yumvise akababaro k’imbwa iratontoma inyamaswa ziza ziruka. Iziha inshingano yo gufata umujura. Imbogo yarabiye, impongo irakorora, ingwe irahara, zose ziyemeza gufatanya.

          Iryo joro zirarira urugo rw’imbwa zifata impyisi igarutse kwiba. Isaba imbabazi ivuga ko itazongera, zose ziyemeza kuyibabarira.