PART ONE: GENERAL INTRODUCTION
1.0. About the teacher’s guide
This book is a teacher’s guide for Creative Arts (Fine Art & Crafts) in Lower Primary Two. It is designed to accompany Lower Primary Student’s book and intends to help teachers in the implementation of competence-based curriculum specifically Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music) syllabus. As the name says, it is a guide that teachers can refer to when preparing their lessons. Teachers may prefer to adopt the guidance provided but they are also expected to be more creative and consider their specific classes’ contexts and prepare accordingly.
1.1. The structure of the guide
This section provides a paragraph presenting the guide: overall structure; the structure of a unit and the structure of a lesson. A brief explanation is given on each component to guide the users.
1.2. Methodological guidance
1.2.1. Developing competences
Since 2015, Rwanda shifted from knowledge -based to a competence-based curriculum for pre-primary, primary and general secondary education. This called for changing the way of learning by shifting from teacher centered to a learner centered approach. Teachers are not only responsible for knowledge transfer but also for fostering children’s learning achievement and creating safe and supportive learning environment. It implies also that a learner has to demonstrate what he/she is able to do using the knowledge, skills, values and attitudes acquired in a new or different given situation.
The competence-based curriculum employs an approach of teaching and learning based on discrete skills rather than dwelling on only knowledge or the cognitive domain of learning. It focuses on what learner can do rather than what learner knows. Learners develop basic competences through specific subject unit competences with specific learning objectives broken down into knowledge, skills and attitudes. These competences are developed through learning activities spread in learner centered rather than the traditional instructive approach. A Learner is evaluated against some set standards to achieve before moving on.
In addition to specific subject competences, learners also develop generic competences which are transferable throughout a range of learning areas and situations in life. Below are examples of how generic competences can be developed in Creative Arts -Fine Art and Crafts.
Critical Thinking and problem solving
These activities require students to think critically about subject content. Groups can be organized to work in different ways e.g. taking turns, listening, taking decisions, allocating tasks, disagreeing constructively etc.
• Observe and analyze example; mark out areas in the school and get different groups to record still life and nature living like insect, persons, animal, and bird life.
• Identify a problem and design a approach to collect the information needed to solve the problem.
• Make basic art equipments out of local available materials
Research and problem solving
In the subject of Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music), you should get more information from:
• Using internet and a Library
• Creating a School Library
• Collecting data through observation
• Looking for art materials from nearest environment
Creativity and Innovation
This will be seen as long as learners do the following:
• Drawing and painting.
• Designing a Poster, motifs, and pattern, clay object and weaving crafts.
• Write and Design different items from letter styles and illustrations.
• Making practice in this subject.
• Invent new ways of doing creative things.
• Identify a problem which requires data collection to solve.
• Identify local problems and devise ways to resolve them.
Communication Skills
• Telling a story related to the lesson of Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music) needed to be studied.
• Presenting ideas verbally or in writing.
• Writing letters styles for different purposes.
• Reading text related to Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music).
Teamwork, Cooperation, Personal and Interpersonal management and life skills;
• Work in pairs: particularly useful for shared reading and comprehension in lower grades but also for planning research, problem solving, planning experiments. etc.
• Small group work
• Large group work
• Data collection from the environment
• Collect community photographs and artworks to make a class of the local community.
Lifelong Learning
• Take initiative to update knowledge and skills with minimum external support.
• Cope with the evolution of knowledge and technology advances for personal fulfillment.
• Seek out colleague who is more knowledgeable in areas that need personal improvement and development.
• Exploit all opportunities available to improve knowledge and skills in Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music).
1.2.2 Addressing cross- cutting issues.
Among the changes in the competence-based curriculum, there is the integration of cross -cutting issues as an integral part of the teaching and learning process. The eight cross-cutting issues identified in the national curriculum framework are the following:
• Gender
• Peace and values education
• Financial education
• Standardization culture
• Inclusive education
• Environment and sustainability
• Genocide studies
Some cross-cutting issues may seem specific or particular in Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music) but the teacher needs to address all of them whenever an opportunity arises. In addition, learners should always be given an opportunity during the learning process to address these cross-cutting issues both within and out of the classroom.
This book of Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music) has some learning activities through which some cross - cutting issues will be developed as shown in the table below:
1.2.3. Attention to special educational needs specific to this subject
In the classroom, learners learn in different ways depending on their learning speed, needs or any other special problem they might have. However, the teacher has the responsibility to know how to implement his/her methodologies and approaches in order to meet the learning needs for each student in the classroom. Also, teachers need to understand that learners with special needs, need to be taught differently or need some accommodations to improve the learning environment. This will be done depending on the subject and the nature of the lesson.
In order to create a good learning atmosphere, teachers need to:
• Remember that learners learn in different ways so they have to offer a variety of activities (e.g. role-play, music and singing, word games and exercises, outdoor activities, and practical works).
• Maintain an organized classroom (or art rooms) and limit distraction. This will help learners with special needs to stay on track during lesson and follow instruction easily.
• Vary the speed of teaching to meet the needs of each learner. Some learners process information and learn more slowly than others.
• Break down instructions into smaller, manageable tasks. Learners with special needs often have difficulty understanding lengthy or several instructions at once. It is better to use simple, concrete sentences in order to enable them understand what you are asking.
• Use clear simple language to explain the meaning (and demonstrate or show pictures) if you introduce new words or concepts.
• Make full use of facial expressions, gestures and body language.
• Pair a learner who has a disability with a friend. Let them do things together and learn from each other. Make sure the friend is not over protective and does not do everything. Both learners will benefit from this approach.
• Use multi-sensory strategies. As all learners learn in different ways, it is important to make every lesson as multi-sensory as possible. Learners with learning disabilities might have difficulty in one area, while they might excel in another. For example, use both visual and audio signs.
Below are general strategies related to each main type of disabilities and how to deal with every situation that may arise in the classroom. However, the list is not complete because each learner is unique with different needs and that should be handled differently.
Strategy to help a learner with developmental impairment:
Use simple words and sentences when giving instructions;
• Use real objects that the learner can feel and handle. Rather than just working abstractly with pen and paper.
• Break a task down into small steps or learning objectives. The learner should start with an activity that s/he can do already before moving on to something that is more difficult.
• Slowly give the learner less help.
• Let the learner work in the same group with those without disability.
In the subject of Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music), you should get more information from:
• Using internet and a Library
• Creating a School Library
• Collecting data through observation
• Looking for art materials from nearest environment
Strategy to help a learner with visual impairment:
• Help learners to use their other senses (hearing, touch, smell and taste) to play and carry out activities that will promote their learning and development;
• Use simple, clear and consistent language.
• Use tactile objects to help explain a concept.
• If the learner has some sight, ask them what they can see.
• Make sure the learner has a group of friends who are helpful and who
allow him/ her to be as independent as possible.
• Plan activities so that learners work in pairs or groups whenever possible.
Strategy to help a learner with hearing impairment:
Strategies to help learners with hearing disabilities or communication difficulties.
• Always get the learner’ s attention before you begin to speak.
• Encourage the learner to look at your face.
• Use gestures, body language and facial expressions.
• Use pictures and objects as much as possible.
• Ask the parents/caregivers to show you the signs they use at home for communication use the same signs yourself and encourage other learners to also use them.
• Keep background noise to a minimum.
Strategies to help a learner with physical disabilities or movement difficulties:
• Adapt activities so that learners who use wheelchairs or other movement aids, or other learners who have difficulty moving, can participate.
• Ask parents/caregivers to assist with adjusting furniture e.g. The height of a table may need to be changed to make it easier for a learner to reach it or fit their legs or wheelchair.
• Get advice from parents or a health professional about helpful devices.
Revision of assessment strategies:
Each unit in the teacher’s guide provides additional activities to help learners achieve the key unit competence. Results from assessment tell the teacher which learner needs remedial, consolidation or extension activities. These activities are designed to cater for the needs of all types of learners; slow, average and gifted learners respectively.
• Easy activities should be given to learners with physical disability and mental disabilities.
• Use tangible materials and textual for learners with visual impairment.
During the assessment activities of this subject of Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music) Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music), teacher has to take into consideration the visual impaired learners. So, the tasks to be given can consider the level of visual impairment of learners in the classroom.
1.2.4. Guidance on assessment
Assessment is an important part of teaching and learning process. The main purpose of assessment is for improvement. Assessment for learning/ continuous/ formative assessment aims to improve learners’ learning and teacher’s teaching whereas assessment of learning/summative assessment aims to improve the whole school’s performance and education system in general.
1.2.4. a. Continuous/ formative assessment
An ongoing process arises out of interaction during teaching and learning process. It includes lesson evaluation and end of sub unit assessment. This formative assessment should play a big role in teaching and learning process.
The teacher should encourage individual, peer and group evaluation of the work done in the classroom and uses suitable competence-based assessment approaches and methods.
In this subject of Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music), there are learning activities which help learners to acquire knowledge and skills in right ways. This helps learners for learning progress on different lessons.
This type of assessment is done earlier to or during instruction and is intended to inform teachers about the learners’ previous knowledge and skills, in order to assist with planning.
It is used to make decisions about different aspects, which includes learners’ grouping, unit and lesson plans and instructional strategies.
The teacher will assess how well each learner masters both the subject and the generic competencies described in the syllabus, and from this, the teacher will gain a picture of the whole progress of the learner. The teacher will use one or a combination of the following:
(a) observation
(b) pen and paper
(c) oral questionins
1.2.4. b. Summative assessment
The assessment can serve as summative or formative depending on its purpose. The end unit assessment will be considered as summative when it is done at end of unit.
It will be formative assessment, when it is done in order to give information on the progress of students and from there decide what changes need to be done.
The assessment done at the end of the term, end of year, is considered as a summative assessment so that the teacher, school and parents are informed of the achievement of educational objectives and think about improvement strategies. There is also an end of level/ cycle assessment in form of national examinations.
Assigning students grades is an important component of teaching for ending unit assessment as well as final term exams. Assessments are emphasized on:
• Skills
• knowledge
• Value
• Attitudes
1.2.5. Students’ learning styles and strategies to conduct teaching and learning process
There are different teaching styles and techniques that should be catered for. The selection of teaching method should be done with the greatest care and some of the factors to be considered are:
the uniqueness of subjects, the type of lessons; the particular learning objectives to be achieved, the allocated time to achieve the objectives, the instructional available materials, the physical/sitting arrangement of the classroom, the individual learners’ needs, the abilities and learning styles.
There are mainly four different learning styles as explained below.
Active and reflective learners
Active learnerstend to retain and understand information best by doing something actively with it, discussing or applying it and explaining it to others. Reflective learners prefer to think about it quietly first.
Sensing and natural learners
Sensing learners tend to like learning facts whereas intuitive learners often prefer discovering possibilities and relationships. Sensing learners often like solving problems by well-established methods and dislike complications and surprises, while intuitive learners like innovation and dislike repetition.
Visual and verbal learners
Visual learners remember best what they see: pictures, diagrams, flow charts, time lines, films, demonstrations, etc. Verbal learners get more out of written words and spoken explanations.
Progressive and global learners
Progressive learners tend to gain understanding in direct steps, each step following logically the previous one.Global learners tend to learn in large jumps, absorbing material almost randomly without seeing connections, and then suddenly “getting it.”
Additional activities can be added for learners who are quick and extensional activities for those who are slow.
1.2.6. Teaching methods and techniques that promote the active learning
The different student learning styles mentioned above can be catered for, if the teacher uses active learning whereby learners are really engaged in the learning process.
What is Active learning?
Active learning is a pedagogical approach that engages students in doing things and thinking about the things they are doing. In active learning, learners are encouraged to bring their own experience and knowledge into the learning process.
The role of the teacher in active learning
The teacher engages learners through active learning methods such as inquiry methods, group discussions, research, investigative activities and individual work activities.
• He/she encourages individual, peer and group evaluation of the work done
in the classroom and uses suitable competence-based assessment approaches and methods.
• He provides supervised opportunities for learners to develop different competences by giving tasks that develop critical thinking, problem solving, research, creativity and innovation, communication and cooperation.
• Teacher supports and facilitates the learning process by valuing learners’ contributions in the class activities.
The role of learners in active learning
Learners are key in the active learning process. They are not empty vessels to fill but people with ideas, capacity and skills to build on for effective learning.
A learner engaged in active learning:
• Communicates and shares relevant information with other learners through presentations, discussions, group work and other learner-centred activities (role play, case studies, project work, research and investigation).
• Actively participates and takes responsibility for their own learning.
• Develops knowledge and skills in active ways.
• Carries out research/investigation by consulting print or online documents and resourceful people, and presents his findings.
• Ensures the effective contribution of each group member in assigned tasks through clear explanation and arguments, critical thinking, responsibility and confidence in public speaking
• Draws conclusions based on the findings from the learning activities
1.2.7. Main steps for a lesson in active learning approach
All the principles and characteristics of the active learning process highlighted above are reflected in steps of a lesson as displayed below. Generally, the lesson is divided into three main parts whereby each one is divided into smaller steps to make sure that learners are involved in the learning process. Below are the main part and their small steps:
a. Introduction
Introduction is a part where the teacher makes connection between the current and previous lesson through suitable method. The teacher opens short discussions to encourage learners to think about the previous knowledge and connect it with the current instructional objective. The teacher reviews the previous knowledge, skills and attitudes, which have a link with the new concepts to create good foundation and logical sequencings.
b. Development of the new lesson
The development of a lesson that introduces a new concept will go through the following small steps: discovery activities, presentation of learners’ findings, exploitation, synthesis/summary and exercises/application activities, explained below:
b.1. Discovery activity
Step 1
• The teacher discusses convincingly with learners to take responsibility of their learning.
• He/she distributes the task/activity and gives instructions related to the tasks (working in groups, pairs, or individual to start collaborative learning, to discover knowledge to be learned).
Step 2
• The Teacher let the learners work collaboratively on the task
• During this period the teacher refrains to intervene directly on the knowledge.
• He/she then monitors how the learners are progressing towards the knowledge to be learned and improve those who are still behind (but without communicating to them the knowledge) .
b.2. Presentation of learners’ productions
• In this period, the teacher invites representatives of groups to present the students’ productions/findings.
• After three/four, an acceptable number of presentations, the teacher decides to engage the class into exploitation of the learners’ productions.
b.3. Exploitation of learner’s productions
• The teacher asks the learners to evaluate the productions which ones are correct, incomplete or false.
• Then the teacher judges the reasoning of the learners ’products, corrects those that are false, completes those that are incomplete, and confirms those that are correct.
b. 4. Institutionalization (summary/conclusion and examples)
The teacher summarizes the learned knowledge and gives examples that illustrate the learned content.
b.5. Exercises / Application activities
• Exercises of applying processes and products/objects related to learned unit/subunit. Exercises in real life contexts
• Teacher guides learners to make the connection of what they learnt to real life situations. At this level, the role of the teacher is to monitor the fixation of process and product/object being learned
c. Assessment
In this step, the teacher asks some questions to assess achievement of instructional objective.
• During the assessment activity, learners work individually on the task/ activity.
• The teacher avoids intervening directly. In fact, results from this assessment inform the teacher on the next steps for the whole class and individuals.
• In some cases, the teacher can end with a homework assignment
PART TWO: SAMPLE LESSON PLAN
The teacher’s guide provides more than one lesson plan taking into consideration the type of lesson in the subject using the CBC format.
Teaching requires good preparation to be effective. This is the only way that learning can be improved and assured. The teacher will find his/her work easier if she/he goes to class well prepared with the lesson content organized in logical way. Even the experienced Creative Arts (Fine Art & Crafts and Music) teacher needs a lesson plan in order to use the lesson time effectively. Below is a sample of a lesson plan.
School name: ....................................... Names of teacher: .................................
1.1 Imiterere y’inyoborabarezi
Iki gitabo kigenewe umwarimu wigisha isomo rya Muzika mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Iyi nyoborabarezi yanditswe ihereye ku nteganyanyigisho y’ubugeni n’ubuhanzi ishingiye ku bushobozi yateguwe n’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) mu mwaka wa 2015.
Twizeye ko umwarimu kwigisha neza isomo rya Muzika, gukundisha abanyeshuri kuririmba, ari na byo bizabafasha kongera ubumenyi n’ubushobozi basanzwe bafite nk’uko bigaragara mu masomo atandukanye bazigishwa, byose bigamije gukuza impano bafite, zikazabagirira akamaro mu buzima bwabo bw’ejo hazaza.
Iki gitabo kigizwe n’imitwe itatu (3), buri mutwe usozwa n’isuzuma rusange rizafasha umwarimu gusuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri kugira ngo arebe ko ari ngombwa guhita atangira undi mutwe cyangwa se ko agomba gusubira mu masomo atarumvikanye neza. Uyu mutwe ugizwe n’amasomo atanu.
Muri iki gitabo cy’ umwarimu hateganyijwe isomo ntangarugero rimufasha gutegura no gutanga amasomo ye uko bikwiye. Muri iki gitabo cy’umwarimu harimo imyitozo inyuranye igamije gusuzuma ubushobozi bw’umunyeshuri nyuma ya buri somo. Icyakora imyitozo iri mu gitabo si kamara: umwarimu yayiheraho agashaka indi akurikije ikigero abanyeshuri bagezeho n’aho ishuri rye riherereye.
Twizeye ko umwarimu kwigisha neza isomo rya Muzika, gukundisha abanyeshuri kuririmba, ari na byo bizabafasha kongera ubumenyi n’ubushobozi basanzwe bafite nk’uko bigaragara mu masomo atandukanye bazigishwa, byose bigamije gukuza impano bafite, zikazabagirira akamaro mu buzima bwabo bw’ejo hazaza. si kamara: umwarimu yayiheraho agashaka indi akurikije ikigero abanyeshuri bagezeho n’aho ishuri rye riherereye.1.2 Imyigire n’imyigishirize
1.2.1 Guteza imbere ubushoboziGuhera mu mwaka wa 2015 mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye u Rwanda rwasezereye imyigire n’imyigishirize yari ishingiye ahanini ku bumenyi bwinjira mu myigire n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi bukomatanya ubumenyi, ubumenyi ngiro n’ubukesha. Bityo imyigire n’imyigishirize yahaga umwarimu umwanya munini isimburwa n’iha abanyeshuri uruhare runini ubumenyi, ubumenyi-ngiro n’ubukesha bimufasha gushyira mu bikorwa ibyo yize no gutanga ibisubizo by’ibibazo ahura na byo mu buzima bwe n’ubw’abandi.
Mu myigire ishingiye ku bushobozi abanyeshuri ni bo bahabwa uruhare runini mu myigire yabo. Umwarimu ahera ku byo abanyeshuri basanzwe bazi kandi bafitiye ubushobozi, akabafasha kuvumbura ibindi bungurana ibitekerezo mu matsinda
yabo. Iyo abanyeshuri bakorera mu matsinda umwarimu agenda abayobora atanga ubufasha ku babukeneye. Iyo barangije kungurana ibitekerezo mu matsinda, bamurika ibyo bagezeho, nyuma bagafatanya n’umwarimu kunonosora iby’ingenzi basigarana. Abanyeshuri ntibagomba gufatwa nk’aho nta cyo bazi.
Umwarimu ntagomba kumva ko ari we ufite ubumenyi agomba kubapakiramo. Uretse ubushobozi bwihariye bukubiye mu isomo, abanyeshuri biyunguramo ubushobozi nsanganyamasomo bageraho bitewe n’aho bigira n’ubuzima busanzwe babamo. Izi ni zimwe mu ngero z’ubushobozi nsanganyamasomo abanyeshuri bashobora kungukira mu isomo rya Muzika:Ubushishozi no gushakira ibibazo ibisubizo:
Ubu bushobozi buzafasha umunyeshuri gutekereza ahanga no gushyira mu gaciro ku buryo bwaguye, bituma abonera ibisubizo ibibazo ahura na byo mu buzima bwa buri munsi.Guhanga udushya:
Kunguka ubu bushobozi bizafasha umunyeshuri gufata iya mbere agatekereza ahereye ku byo azi, maze agahanga ibintu bishya birimo no kuba yahanga indirimbo ifite ubutumwa bushishikariza abantu umurimo no guhanga udushya mu byo bakora.
Ubushakashatsi:
Ubu bushobozi buzafasha umunyeshuri gukemura ibibazo ahereye ku makuru no ku bumenyi busanzweho no gusobanura ibintu ahereye ku makuru yakusanyije.
Gusabana mu ndimi zemewe gukoreshwa mu gihugu:
Ubu bushobozi buzafasha abanyeshuri gusabana n’abandi nta mususu no gutanga ibitekerezo byabo ku buryo buboneye mu mvugo no mu nyandiko bakoresha imvugo n’amagambo bikwiye. Kubera iyo mpamvu, abarimu bose n’ubwo baba batigisha indimi, basabwa kugenzura ko abanyeshuri bakoresha uko bikwiye ururimi rwigishwamo
Ubufatanye, imibanire n’abandi ikwiye n’ubumenyi ngiro mu buzima bwa buri munsi.
Ubu bushobozi buzafasha abanyeshuri gukorana n’abandi mu matsinda, mu kazi ako ari ko kose bahawe barangwa n’imyitwarire n’indangagaciro bikwiye, bubaha uburenganzira, ibitekerezo n’imyitwarire binyuranye n’ibyabo. Ibi bizafasha kandi abanyeshuri gukora ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije, gukora ubuvugizi ku byerekeye ubuzima bwabo n’ubw’umuryango bita ku isuku n’imirire iboneye kandi na none bakemura ibibazo bahura na byo mu buzima.
Kwiga no guhora yiyungura ubumenyi
Kunguka ubu bushobozi bizafasha abanyeshuri kujyana n’igihe biyungura ubumenyi n’ubumenyi ngiro batarinze gufashwa muri byose. Ibi bizabafasha kandi kujyana n’iterambere bibanda ku bumenyi n’ubumenyi ngiro bikenewe.
1.2.2 Kwita ku ngingo nsanganyamasomo
Iyi nyoborabarezi y’umwaka wa kabiri iteguye ku buryo hagaragaramo ubushobozi nsanganyamasomo bukurikira: umuco w’amahoro, ubuzima bw’imyororokere, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi, uburezi budaheza, uburere mbonezabukungu, ubuziranenge, kwita ku bidukikije no kurwanya jenoside.
Iyo umwarimu yigisha agomba kwita ku myitozo ikubiyemo ubu bushobozi nsanganyamasomo kugira ngo intego zabwo zigerweho. Zimwe mu ngero z’ingingo nsanganyamasomo zizibandwaho mu isomo rya Muzika ni izi zikurikira:Umuco w’amahoro
Umuco w’amahoro ugaragara mu gihe uwarimu yigisha indirimbo: abanyeshuri bihatira
gutega amatwi batuje, nta kumuvugiramo cyangwa kuvunda. Ugaragara kandi mu gihe
abana bakorera mu matsinda bahana ibitekerezo mu bwubahane.Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi
Bigaragara mu gihe uwarimu ahuza abanyeshuri b’abakobwa n’abanyeshuri b’abahungu mu matsinda kugira ngo baririmbire hamwe. Icyo gihe, asaba abanyeshuri gukora amatsinda atarobanura ku gitsina kandi akanabaha amahirwe angana mu gutanga ibisubizo, ibitekerezo n’ubundi bwunganizi.
Uburezi budaheza
Mu gihe mu ishuri harimo abana bafite ubumuga butandukanye, umwarimu abitaho kimwe na bagenzi babo batabufite. Abakeneye ubufasha bw’umwihariko abubaha uko ashoboye, kandi agakangurira abandi banyeshuri kubafasha nta kubaheza cyangwa kubanena.
Uburere mbonezabukungu
Aha, umwarimu yigisha abanyeshuri Muzika nk’isomo rizabagirira akamaro mu byerekeranye no kuba hari icyo bakwinjiza kijyanye n’umutungo, nk’uko hari abahanzi benshi bazwiho kuba binjiza amafaranga, bayakuye mu kuririmba ahantu hatandukanye: mu minsi mikuru, mu bitaramo n’ahandi.
1.2.3 Kwita ku banyeshuri bafite ibyo bagenerwa byihariye mu myigire
Mu ishuri, umwarimu asabwa kwita ku bafite ibibazo byihariye kugira ngo bashoborekujyana n’abandi. Iyo umwarimu avuga, arangurura ijwi kugira ngo afashe abatumva neza. Ashobora kandi no kubicaza hafi, akabasaba kumureba avuga, agakoresha ibishushanyo aho bishoboka hose, agakoresha ibimenyetso n’amarenga uko abishoboye.
Abatabona neza abicaza akurikije imiterere y’ubumuga bwo kutabona bafite byaba ari imbonahafi cyangwa imbonakure. Bityo abafite imbonahafi abicaza hafi naho abafite imbonakure akabicaza ahitaruye. Abafite ubumuga bw’ingingo z’umubiri, umwarimu abashakira umwanya bicaramo ubafasha mu myigire yabo.
Abafite ubumuga bw’ingingo, Umwarimu abaha amahirwe yo gukora ibyo bashobora gukora. Urugero: umunyeshuri ufite ukuboko kumwe, mu ndirimbo zisaba gukoma amashyi, igihe abandi bakoma amashyi, we akoma ku ntebe ajyana n’abakoma amashyi. Abafite ubumuga bwo mu mutwe umwarimu atangira abafasha mu byo bakora ariko gahoro gahoro akagenda agabanya ubufasha abagenera. Umwarimu arabareka bagakorana n’abandi banyeshuri kandi akabatera umwete mu byo bagenda bageraho n’imbaraga bakoresha.Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva neza cyangwa bumva buhoro umwarimu ashobora kubafasha arangurura ijwi cyangwa akabaha udukoresho dutuma batarangara (utwumvisho: ecouteurs/ earphones) igihe abandi biga indirimbo. Abagenda buhoro mu myigire yabo bagomba gushyirwa mu matsinda y’ababyumva
kurusha abandi kugira ngo babazamure, kandi umwarimu akabibandaho ababaza n’iyo baba batazamuye ikiganza kugira ngo basubize. Bahabwa kandi imyitozo yihariye ituma bazamura ubushobozi bwabo.1.2.4 Isuzuma
Isuzuma ni igenzura ry’imyigire n’imyigishirize hakusanywa amakuru ajyanye n’uburyo buri munyeshuri yiga ndetse no gufata umwanzuro ku byo umunyeshuri yagezeho hashingiwe ku bipimo byagenwe mbere yo gukora isuzuma. Isuzuma rero ni igice k’ingenzi mu myigire n’imyigishirize. Isuzuma rigizwe n’ubwoko butandukanye ari bwo ubu bukurikira:
1.2.4.1. Isuzuma ryo kugorora imyigire n’imyigishirize
Mu isuzuma ryo kugorora imyigire n’imyigishirize hakoreshwa uburyo busanzwe bukoreshwa n’amashuri mu gusuzuma ko abanyeshuri biga uko bikwiye. Mu gihe umwarimu ategura isomo rye, agomba kugena n’ibipimo bigenderwaho mu gusuzuma ibyo abanyeshuri bize ndetse n’ubukesha bategerejweho bagitangira kwiga umutwe runaka. Umutwe urangije kwigwa, umwarimu asabwa kureba ko abanyeshuri bosebagaragaza uko bikwiye ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe mu mutwe bashingiye ku bigenderwaho mu isuzuma, mbere y’uko batangira kwiga umutwe ukurikiraho.
Ubu bwoko bw’isuzuma muri iyi nyoborabarezi buri ukubiri: imyitozo y’isuzuma umwarimu agomba guha abanyeshuri nyuma y’ikigwa asuzuma ko intego z’isomo zagezweho, hakaba kandi n’imyitozo y’isuzuma rusange risoza umutwe ituma umwarimu afata umwanzuro wo gutangira undi mutwe.1.2.4.2. Isuzuma rigamije kumenya intera abanyeshuri bagezeho
Mu gihe isuzuma rikozwe mu rwego rwo kugira ikemezo gifatwa ku bijyanye n’ubushobozi cyangwa ibyo umunyeshuri ashoboye gukora, riba rigamije kureba intera umunyeshuri agezeho. Isuzuma rigamije kureba intera umunyeshuri agezeho rigaragaza ishusho y’ubushobozi umunyeshuri amaze kugeraho mu gihe runaka kihariye. Intego y’ibanze isuzuma rigamije ni ukureba intera umunyeshuri agezeho no kugenzura niba
intego z’isomo zaragezweho.Isuzuma ritegurwa hashingiwe ku ntego zihariye z’isomo cyangwa ku bigenderwaho mu isuzuma rya buri mutwe. Isuzuma riteguye ku buryo risaba umunyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo yize. Cyakora hagenda hagaragaramo n’ibibazo bike bimusaba kugaragaza ubumenyi bw’ibyo yize. Mu itegurwa ry’iri suzuma ibibazo bikurikirana hashingiwe ku nzego z’intego z’imyigire n’imyigishirize zagenwe n’umuhanga mu iyigandero Bloom. Ni ukuvuga ko ibibazo biri ku ntera zo hejuru ku rwego rw’intego ari byo bihabwa umwanya ugaragara muri iyi nyoborabarezi kurusha ibibazo bishingiye ku ntera zo hasi zijyanye n’ubumenyi.
Mu isomo rya Muzika, hibandwa cyane cyane ku isuzumabumenyingiro. Iri suzuma rifite agaciro gakomeye mu myigishirize y’isomo kuko buri mwitozo uha umwarimu umwanya wo kumenya intambwe buri munyeshuri yateye muri iryo somo, akaboneraho n’akanya ko gukosora ibitagenze neza. Ku rundi ruhande, buri munyeshuri abona umwanya wo gukora umwitozo wa wenyine cyangwa mu amatsinda.
Muri iyi nyoborabarezi, hateganyijwe ibibazo bibumbye amasomo yose yigishijwe mu mitwe yose igize isomo rya Muzika mu mwaka wa mbere. Igihe asuzuma mu isomo rya Muzika, umwarimu akwiye gushingira ku ngingo zikurikira:
• Ijwi,
• Injyana
Ibimenyetso byigana indirimbo
• Gufata mu mutwe,
• Kutagira ubwoba imbere y’abandi,
• Guhuza imbamutima n’ibikubiye mu ndirimbo, n’ibindi.1.2.5. Uburyo bw’imyigire y’abanyeshuri n’imiyoborere y’uburyo bw’imyigire n’imyigishirize
Hari uburyo butandukanye bw’imyigishirize n’uburyo bwo kuyigeraho. Guhitamo uburyo bw’imyigishirize bigomba kwitonderwa cyane kandi hari ibigomba kwitabwaho nk’umwihariko w’amasomo, ubwoko bw’amasomo, intego zayo, imfashanyigisho uburyo abanyeshuri bicaye mu ishuri, ibikenewe kuri buri munyeshuri, ubushobozi bwe n’uburyo bwe bw’imyigire. Hari uburyo bune bw’imyigire y’abanyeshuri busobanurwa mu buryo bukurikira:
a) Abanyeshuri b’umurava n’abanyeshuri b’abasesenguzi:
Abanyeshuri b’umurava basobanukirwa neza ikintu iyo bakiganiraho, bagishyira mu bikorwa cyangwa bagisobanurira abandi. Naho abanyeshuri b’abasesenguzi bo basobanukirwa ikintu ari uko babanje kugitekerezaho cyane.
b) Abanyeshuri bagendera mu murongo umwe n’abanyeshuri b’abacukumbuzi
Aba ba mbere bakunda ibintu bifatika. Bakemura ibibazo banyuze mu nzira zagenwe (ntibakunda ibibagora) mu gihe ab’abacukumbuzi bakunda guhanga ibishya kandi ntibakunda gusubira mu bintu bimwe.
c) Abanyeshuri bitegereza n’abanyeshuri babwirwa
Abanyeshuri bitegereza bagaragazwa no kwibuka neza ibyo babonye cyangwa
bitegereje n’amaso yabo (ibishushanyo, amashusho, amafoto, amafirimi,
n’ibindi...). Abanyeshuri babwirwa bo, bagaragazwa no kumva neza ibyo babwiwe
mu magambo (ibyandikwa n’ibivugwa).
d) Abanyeshuri bumva intambwe ku yindi n’abanyeshuri bumva muri rusange
Abanyeshuri bumva intamwe ku yindi bo basobanukirwa binyuze mu gufashwa
buhoro buhoro, berekwa isano iri hagati y’igice runaka n’ikikibanziriza cyangwa
ikigikurikira, naho abanyeshuri bumva muri rusange bumva igitekerezo rusange
cy’isomo, batagombye kwigora baryinjiramo ryose uko ryakabaye.
1.2.6. Imyigishirize iha uruhare umunyeshuri
Uburyo butandukanye bw’imyigire bwavuzwe haruguru bushobora kugerwaho mu
gihe umwarimu akoresheje uburyo bw’imyigishirize iha uruhare umunyeshuri, aho
abanyeshuri bagira uruhare rw’ibanze mu myigire yabo.
Imyigishirize iha uruhare umunyeshuri ni iki?
Ni uburyo bwinjiza abanyeshuri mu gukora no gutekereza ku byo bari gukora. Muri
iyi myigire, abanyeshuri bashishikarizwa kuzana ibyo bashoboye n’ibyo bazi igihe bari
kwiga.
Uruhare rw’umwarimu mu myigishirize ishingiye ku bushobozi
• Umwarimu afasha abanyeshuri akoresha uburyo bwo kubaza, uburyo bwo kuganira mu matsinda, ubushakashatsi, ibikorwa by’ubucukumbuzi n’imikoro ku giti cyabo.
• Akoresha abanyeshuri isuzuma bwite cyangwa mu matsinda yaguye iyo bari mu ishuri kandi agakoresha isuzuma rishingiye ku bushobozi.
• Aha abanyeshuri amahirwe yo kuzamura ubushobozi butandukanye bifitemo, abagenera ibyo gukora bizamura ubushishozi, ubushobozi
• Akoresha abanyeshuri isuzuma bwite cyangwa mu matsinda yaguye iyo bari mu ishuri kandi agakoresha isuzuma rishingiye ku bushobozi.
bwo gukemura ibibazo, ubushakashatsi, guhanga ibishya, kuganira no gufatanya.
• Umwarimu afasha ubu buryo bw’imyigire mu guha agaciro uruhare rw’abanyeshuri mu bikorwa byabo ku ishuri
• Aha abanyeshuri amahirwe yo kuzamura ubushobozi butandukanye bifitemo, abagenera ibyo gukora bizamura ubushishozi, ubushobozi
bwo gukemura ibibazo, ubushakashatsi, guhanga ibishya, kuganira no gufatanya.
• Umwarimu afasha ubu buryo bw’imyigire mu guha agaciro uruhare rw’abanyeshuri mu bikorwa byabo ku ishuriUruhare rw’abanyeshuri mu myigire yabo.
Abanyeshuri nibo urufunguzo rw’imyigire ibaha uruhare mu myigire yabo. Ntabwo ari
abo gufatwa nk’aho ntacyo bazi, ko umwarimu agomba kubapakiramo ibyo agomba
kubaha, ahubwo akabafata nk’abantu buzuye ibitekerezo, ubushobozi n’ubukesha byo
kubakiraho imyigire ihamye. Umunyeshuri wiga muri ubu buryo
•• Aganira kandi asangiza abandi banyeshuri ibyo yifitemo binyuze mu
kwerekana, kuganira n’abandi, mu mikoro y’amatsinda, no mu bindi bimuha
uruhare (kwigana, ubushakashatsi, ubucukumbuzi...)
•• Kugira uruhare rugaragara no kugira inshingano ku myigire ye.
•• Kuzamura ubumenyi n’impano yifitemo, mu gukora.
•• Gukora ubushakashatsi n’ubucukumbuzi binyuze mu gusoma ibiri mu
bitabo cyangwa kuri murandasi no kubaza abantu batandukanye, hanyuma
akabwira abandi ibyo yagezeho.
•• Gutuma buri munyeshuri mu bagize itsinda rye agira uruhare mu mukoro
watanzwe mu itsinda binyuze mu gutanga ibisobanuro, ubushishozi,
inshingano no kwigirira ikizere mu gihe avuga mu ruhame.
•• Gutanga umwanzuro ushingiye ku byagezweho mu kwiga.
Ibice by’ingenzi by’isomo mu buryo bw’imyigishirize iha uruhare umunyeshuri
Ibiranga imyigire iha umunyeshuri uruhare byavuzwe haruguru bigaragara mu bice
by’isomo bikurikira. Muri rusange, isomo rigabanyije mu bice bitatu by’ingenzi, aho buri
gice na cyo kigabanyijemo ibikorwa byinjiza abanyeshuri mu gikorwa cyo kwiga. Ibyo
bice ni ibi bikurikira:
1) Intangiriro
Intangiriro ni igice umwarimu yerekanamo ihuriro hagati y’isomo ry’uwo munsi n’isomo
riribanziriza. Atangiza ikiganiro kigamije gufasha abanyeshuri gutekereza ku byo bize
mu isomo ryabanje no kubihuza n’intego y’isomo ry’uwo munsi. Umwarimu yibanda ku
bumenyi bw’ingenzi, ubumenyingiro n’ubukesha bifitanye isano n’ibyo mu isomo rishya
mu rwego rwo kubaka ishingiro rihamye no gukurikiza neza uruhererekane.
2) Isomo nyirizina
Isomo nyirizina rikubiyemo inyigisho nshya rikorwa mu ntambwe nto zikurikira: ibikorwa
by’ivumburamatsiko, kwerekana ibyo abanyeshuri bagezeho, kubibyaza umusaruro,
gukora incamake n’imyitozo cyangwa kubishyira mu bikorwa, nk’uko bisobanurwa muri
ubu buryo:Ibikorwa by’ivumburamatsiko
Intambwe ya mbere:
•• Umwarimu asaba abanyeshuri kumenya ko uruhare rwabo mu myigire ari rwo rwa mbere.
•• Abaha ibyo gukora akanababwira amabwiriza yose abigenga (niba barabikora mu matsinda yagutse, ya babiri babiri cyangwa niba ari buri muntu ukwe, kugira ngo bibafashe kuvumbura ubumenyi bugamijwe gutangwa).
Intambwe ya kabiri:
Umwarimu:
•• aha umwanya abanyeshuri bagakora ibyo yabahaye mu matsinda.
•• yirinda guhita asubiza abanyeshuri ku bijyanye n’ibyateganyijwe kwigwa uwo munsi.
•• Agerageza kuba umuyobozi wabo ariko atabasubiriza ibibazo, ahubwo abayobora mu nzira igana ibisubizo, kandi agafasha abasigara inyuma.
Kwerekana ibyo abanyeshuri bagezeho:
•• Muri aka gace, umwarimu atumira abahagarariye amatsinda bakaza kwerekana imbere y’abandi banyeshuri ibyo amatsinda yabo yagezeho.
•• Nyuma y’uko amatsinda atatu cyangwa ane amaze kwerekana ibyo yagezeho, umwarimu asaba abanyeshuri bose kubyaza umusaruro ibyavuzwe n’amatsinda.Kubyaza umusaruro ibyagezweho n’abanyeshuri
•• Umwarimu asaba abanyeshuri kugenzura umusaruro wavuye mu byakozwe: ibishyitse, ibituzuye neza n’ibitari byo.
•• Nyuma umwarimu agerageza kumva ukuri kw’ibyavuzwe n’abanyeshuri, akabafasha gukosora ibyo bibeshye, akuzuza ibituzuye, akemeza ibishyitse.
Umwanzuro/incamake/ingero
Umwarimu atanga incamake y’ibyizwe kandi agatanga n’ingero zisobanura neza ibyizwe.
Imyitozo/gushyira mu bikorwa ibyizwe
•• Hatangwa imyitozo igendanye n’ibyizwe mu ishuri
•• Hatangwa kandi imyitozo ishingiye ku buzima bwa buri munsi ariko bufite aho buhurira n’ibyizwe mu ishuri.
Umwarimu afasha abanyeshuri guhuza ibyizwe n’ubuzima bwa buri munsi. Kuri iyi
ntera, uruhare rw’umwarimu ni ukuyobora abanyeshuri mu gucengerwa n’ibyo bize.
3)Isuzuma
Kuri iyi ntambwe, umwarimu abaza abanyeshuri bimwe mu bibazo agamije kureba niba
intego z’isomo zagezweho. Muri iki gikorwa k’isuzuma, buri munyeshuri asuzumwa ku
giti ke. Umwarimu yirinda guhita atanga ibisubizo, ahubwo ibivuye mu isuzuma biha
umwarimu icyo azakorera abanyeshuri muri rusange n’umunyeshuri ku giti ke. Rimwe
na rimwe, umwarimu ashobora gusoza isomo atanga umukoro wo mu rugo.1.2.7. Ubushobozi bugamijwe ku munyeshuri urangije umwaka wa kabiri
Umunyeshuri urangije umwaka wa kabiri w’amashuri abanza azaba ashobora:
•• Guherekeresha indirimbo amashyi n’ibikoresho byoroheje bivuzwa.
•• Kuririmba indirimbo gakondo nyarwanda ziherekejwe n’umudiho.
•• Kugereranya injyana zitandukanye z’indirimbo nyarwanda.
IGICE CYA KABIRI: URUGERO RW’IMBATA Y’ISOMO
Izina ry’ishuri: ..............................................Amazina y’umwarimu: ..............................…
1.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Kuririmba indirimbo nyarwanda hubahirizwa injyana zazo.
1.2Ubushobozi shingiro
Kuririmba, kwigana neza ijwi wumvise, kuririmbana n’abandi, kubahiriza injyana
y’indirimbo, no kuririmbira mu ruhame.
Gufatanya n’abandi, kubana neza n’abandi, kwigirira ikizere, gutinyuka kuvugira mu
ruhame.
1.3 Intego rusange
•• Gukoma amashyi mu njyana zinyuranye z’indirimbo nyarwanda.
•• Kugorora no kunoza ijwi.
•• Kujyanisha ijwi n’amashyi hubahirizwa injyana y’indirimbo.
•• Kugira indangagaciro nyarwanda.
1.4 Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho
Umuco w’amahoro:
Ibi bigaragarira mu gutega amatwi mu gihe umwarimu yigisha indirimbo n’igihe
baririmbira mu matsinda atandukanye bahana n’ibitekerezo mu bwumvikane.
Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi:
Bigaragara mu gihe umwarimu ahuza abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu mu matsinda
kugira ngo baririmbire hamwe. Icyo gihe, asaba abanyeshuri gukora amatsinda adaheza
akanabaha amahirwe angana mu gutanga ibisubizo, ibitekerezo n’ubundi bwunganizi.
Uburezi budaheza:
Hari abanyeshuri badafite ubushobozi bwo kwigana neza injyana y’indirimbo kubera ko
bafite ubumuga butandukanye bw’ingingo. Abo bana bashyirwa mu matsinda bagakora
ibyo babasha, kandi umwarimu akabitaho mu gihe yegera amatsinda.
Mu isuzuma, umwarimu abaha amahirwe yo kuririmba, n’ubwo batabikora neza
nk’abandi akabashimira ibyo babashije gukora.
Hari abanyeshuri bagira isoni ku buryo badashobora kuririmbira mu ruhame, na bo bajya
mu matsinda, bagenzi babo ndetse n’umwarimu bagakomeza kubatinyura, noneho mu
isuzuma, umwarimu akabashimira ibyo bagerageje gukora.
1.5 Uburyo bwo gutangira umutwe
Umwarimu yinjiza abanyeshuri mu isomo atanga umwitozo wo kuririmba. Bashobora
kuririmba umwe umwe ku giti ke cyangwa bakaririmba bari mu itsinda rito, bakaririmba
indirimbo bazi cyangwa imwe mu zo bize mu mitwe yabanje.
1.6 Urutonde rw’amasomo agize umutwe wa kabiri
1.7 Ibiteganywa gukorwa mu gihe k’isomo nyirizina
Mu ntangiriro
•• Kwereka abanyeshuri amashusho cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri amashusho cyangwa amafoto yateguye agendanye n’isomo ry’uwo munsi.
•• Gusaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ayo mashusho cyangwa amafoto, akanababaza utubazo dutandukanye tuganisha ku isomo ry’umunsi.
Mu isomo nyir’izina:
•• Gutega amatwi indirimbo nshya: umwarimu aririmba inshuro imwe yitonze, ashyiramo amarangamutima ashoboka.
•• Gusubiramo ubwa kabiri, agasaba abanyeshuri gutega amatwi bakumva neza amagambo avugwa muri iyo ndirimbo n’injyana yayo.
•• Kwitegereza no kwigana injyana y’indirimbo: umwarimu yerekana uko indirimbo iririmbwa hubahirizwa injyana yayo.
•• Gusaba abanyeshuri kuvuga niba hari amagambo bumvise badasobanukiwe
•• Gusobanura amagambo mashya: ayo abanyeshuri batanze n’andi yateguwe n’umwarimu
•• Gusobanurirana muri make icyo iyo ndirimbo ivuga
•• Kwigana indirimbo nshya: umwarimu aririmba igika kimwe, abanyeshuri bagasubiramo. Iyo birangiye, umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba indirimbo yose akajyana nabo.
•• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba bonyine, nyuma bakaririmbabubahiriza injyana.
Isuzuma:
Kuririmba: umwarimu asuzuma ko abana bashoboye kuririmba bigana neza ibivugwa
mu ndirimbo kandi bubahiriza injyana yayo, asaba abana umwe umwe kuririmba igice
kimwe k’indirimbo. Bashobora no kubikorera mu matsinda, nyuma ishuri ryose.
Isomo rya mbere: Indirimbo zivuga ku isuku rusange
a) Intego zihariye:
•• kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize.
•• kuririmba indirimbo ayiherekeresha amashyi n’umuyego akurikije injyana.
•• kuririmbira mu ruhame.
•• Kugira isuku no kuyigirira aho ari hose.
b) Imfashanyigisho:
•• Ibishushanyo bigaragaza isuku rusange (gukubura, guharura ibyatsi ku nzira, gushyira ibipapuro aho byagenewe, gukoropa ishuri no mu rugo…)
•• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.
c) Uko isomo ritangwa:
Intangiriro
•• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
•• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi cyangwa bize.
•• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye tuganisha ku isomo
ry’umunsi:
Ingero: 1. Kuki tugomba kugira isuku ?
= Ni ukugira ngo twirinde indwara ziterwa no kugira umwanda
2. Vuga ibintu bitandukanye wakora bigaragaza ko wita ku isuku
= Gukaraba buri munsi, kumesa imyenda, gukubura mu rugo,...
Isomo nyir’izina
•• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’isuku muri rusange yifashishije imfashanyigisho yitwaje. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka batuje.
•• Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo
cyangwa amafoto.
d) Uturirimbo two kwiga
Umwarimu ahitamo kamwe muri utu turirimbo dukurikira yabanje kutwumva no kutwiga kugira ngo ahitemo akabasha kworohera abanyeshuri.
Akaririmbo ka 1: isuku ni ngombwa
1) Isuku ni ngombwa bana b’u Rwanda,
kuko ariyo soko y’ ubuzima
2) Dusukure neza aho dutuye,
isuku niyo soko y’ubuzima
3) tujugunye imyanda aho yagenewe
isuku niyo soko y’ubuzima
4) Dusukure ishuli nmpande zaryo,
isuku niyo soko y’ubuzima
Akaririmbo ka 2: Tugire isuku
1) Dusukure mu ngo zacu, hahore hakeye igihe cyose
2) Dusukure ishuri ryacu, rihore rikeye igihe cyose
3) Dusukure imisarani, ihore isukuye igihe cyose
4) Dusukure ubusitani, buhore bubereye ijisho
Dusukure aho turi hose, tubikangurire n’abandi.
(ii)Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye
n’insanganyamatsiko.
A. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu
ntangiriro y’uyu mutwe.
B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
Indirimbo ya mbere : Isuku ni ngombwa
•• Kubera iki ari ngombwa kugira isuku?
•• Vuga ibintu bitandukanye wakora wita ku isuku.
Indirimbo ya kabiri: Dusukure
•• Ukurikije ibivugwa muri iyi ndirimbo, vuga ahantu hatangukanye hagomba gukorerwa isuku.
Isomo rya kabiri: Indirimbo zivuga ku mutekano
(a) Intego zihariye:
•• kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize.
•• kuririmba indirimbo ayiherekeresha amashyi n’umuyego akurikije injyana yayo.
•• kuririmbira mu ruhame.
•• Gusigasira umutekano aho turi hose (mu rugo, mu muhanda no ku ishuri).
(b) Imfashanyigisho:
•• Ibishushanyo bigaragaza ibikorwa byo kwita ku mutekano (kugenda neza mu muhanda, kwitonda mbere yo kwambuka umuhanda, kwirinda kurwana n’abandi, gutanga amakuru igihe ubonye abahohotera abandi n’ibindi…)
•• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.
(c) Uko isomo ritangwa:
i. Intangiriro
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi cyangwa bize mu ishuri ivuga ku mutekano no kuwubungabunga.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.
Ingero:
1. Ni abahe bantu mujya mubona aho mutuye cyangwa munyura bashinzwe umutekano?
= Abapolise, abasirikare, inkeragutabara, irondo, ...
2. Ni ibihe bikorwa bihungabanya umutekano muzi?
= Kurwana na mugenzi wawe, gutukana, kwiba, ubusinzi n’ibindi.
3. Ni gute umunyeshuri agomba kugenda mu muhanda?
= Agomba kugenda ku ruhande yirinda kujya hagati mu muhanda cyangwa Kuwukiniramo
4. Ni iki ugomba gukora mbere yo kwambuka umuhanda?
= Ugomba kubanza kureba impande zombi z’umuhanda (iburyo n’ibumoso) ko nta kinyabiziga kirimo kuza kandi ukambukira ahabugenewe.ii. Isomo nyir’izina
• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’ubupfura yifashishije imfashanyigisho yitwaje. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo cyangwa amafoto.(d) Indirimbo zo kwiga
Umwarimu ahitamo imwe muri izi ndirimbo zikurikira yabanje kuzumva no kuziga kugira ngo ahitemo ibasha korohera abanyeshuri.Akaririmbo ka 1: Tugire umutekano
Tugire umutekano, dukumira icyaha kitaraba
Buri wese abe ijisho rya mugenzi we,
Dutangira amakuru ku giheBityo tugire umutekano urambye
Umutekano rwose ni ngombwa ibyo tubimenye!
Tuzirikane kandi ko udahari ntacyo twageraho
Nitwumve ibyo dusabwa ku gihe
Bityo tugire unutekanourambye
Akaririmbo ka 2: Umutekano Urambye
Buri munsi nabe ijisho ryari mugezi we
dukumire kandi icyaha mbere y’uko kiba
Dutangira amakuru ku gihe
Bityo tugire umutekano urambye
Umutekano rwose ni ngombwa ibyo tubimenye!
Tuzirikane kandi ko udahari ntacyo twageraho
Nitwumve ibyo dusabwa ku gihe
Bityo tugire unutekanourambye
iii. Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye n’insanganyamatsiko.A. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
Indirimbo ya mbere: Tugire umutekano.
• Vuga ibintu bitatu twakora kugira ngo tugire umutekano.
• Kuki umutekano ari ngomwa?Indirimbo ya kabiri: Umutekano urambye.
• Vuga ibintu bitatu twakora kugira ngo tugire umutekano urambye.
• Mbese hari icyo twageraho tudafite umutekano?Isomo rya gatatu: Indirimbo zivuga ku buzima n’izivuga ku burenganzira bw’umwana.
(a) Intego zihariye
• kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• kuririmba indirimbo ayiherekeresha amashyi n’umuyego akurikije injyana yayo.
• kuririmbira mu ruhame
• Gusigasira ubuzima no kwita ku burenganzira bw’umwana.(b) Imfashanyigisho:
•• Ibishushanyo bigaragaza ibikorwa bitandukanye byo ukubungabunga ubuzima (kurara mu nzitiramibu, kwivuza, ikarita ya mituweli cyangwa iy’ubundi bwishingizi, gukora imyitozo ngororamubiri n’ibindi.)
•• Ibishushanyo bigaragaza uburenganzira bw’umwana (kumugaburira, kumuha ibikoresho by’ishuri, kumuganiriza no kumutega amatwi n‘ibindi…)
•• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.
(c) Uko isomo ritangwa:
i. Intangiriro:
•• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
•• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi cyangwa bize ivuga ku buzima cyangwa ku burenganzira bw’umwana.
•• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.
Ingero: 1. Ni iki twakora kugira ngo tugire ubuzima bwiza?
= Kurya neza indyo yuzuye (irimo ibitera imbaraga ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara)
2. Tanga ingero z’ibiribwa birimo: ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara.
= Ibitera imbaraga: ibinyamasukari n’ibinyamafufu nk’ibijumba, imyumbati, ibigori
Igitabo cy’Umwarimu - Ubugeni n’ubuhanzi-Umwaka wa Kabiri 27
Ibyubaka umubiri harimo: amagi, inyama, ibishyimbo n’ibindi.
Ibirinda indwara harimo: imboga, imbuto z’amoko yose, inyama, ibishyimbo, ...
3. Tanga urugero rw’uburenganzira bw’umwana.
= Kugaburirwa, kwambikwa, kujyanwa mu ishuri, kuvuzwa n’ubundi,...
Isomo nyirizina:
•• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ubuzima bwiza n’uburenganzira bw’umwana yifashishije imfashanyigisho yitwaje.
•• Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje.
•• Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo cyangwa amafoto.
•• Kwigana indirimbo nshya: umwarimu aririmba igika kimwe, abanyeshuri bagasubiramo. Iyo birangiye, umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba indirimbo yose akajyana n’abanyeshuri
•• Mwarimu asaba abanyeshuri kuririmba bonyine, nyuma bakaririmba baherekeresha ya ndirimbo amashyi n’umuyego, bubahiriza injyana yayo.
(d) Indirimbo zo kwiga
Umwarimu ahitamo imwe muri izi ndirimbo zikurikira yabanje kuzumva no kuziga kugira
ngo ahitemo ibasha korohera abanyeshuri.
Akaririmbo ka 1: Amagara arasesekara ntayorwa.
1. Amagara araseseka ntayorwa muze tuyiteho ,tuyasigasire tuzaramba2. Niba turwaye tuiye kwamuganga ; twivuze kare turamire ubuzima tuzaramba
3. Turye neza buri munsi na hose indyo yuzuye dukore na siporo tuzaramba1
Akaririmbo ka 2: Sida ni indwara mbi cyane1. Yandura kwinshi bahungu; SIDA ni indwara mbi cyane
2. Yandura kwinshi bakobwa; SIDA ni indwara mbi cyane
3. Yandurira mu nshinge ; SIDA;ni indwara mbi cyane
4. Mu nshinge zidatetse ; SIDA;ni indwara mbi cyane
5. Yandurira no mu busambanyi ntigira umuti ntigira n’urukingo
Akaririmbo ka 3: Arabukwiriye
Umwana akwiye guharirwa
uburenganzira bwe, ARABUKWIRIYE
Uburenganzira ku buzima,
uburenganzira bwo kwiga,
uburenganzira bwo gukina,
n’ubundi bwose ARABUKWIRIYE.
Akaririmbo ka 4: Uburenganzira bw’umwana
1. Ayi mama we, umwana, akwiye kugira uburenganzira.
2. Umwana akwiye, uburenganzira bwo kuvuzwa igihe arwaye.
3. Umwana akwiye, uburenganzira bwo kugaburirwa igihe ashonje.
4. Umwana akwiye uburenganzira Bwo kujyanwa mu ishuri kwiga.
5. Umwana ufite ubumuga akwiriye uburenganzira nk’abandi bana banganaiii. Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye n’insanganyamatsiko.
A. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Amagara araseseka ntayorwa:
• Ni ibihe bikorwa bitatu bivugwa muri iyi ndirimbo twakora kugira ngo
tugire ubuzima bwiza?2. SIDA:
• Kuki SIDA ari indwara mbi cyane ?
• Vuga uburyo butandukanye umuntu ashobora kwanduriramo SIDA.
• Ni gute wakwirinda SIDA ?3. Arabukwiriye:
• Vuga uburenganzira bw’umwana buvugwa muri iyi ndirimbo
• Vuga ubundi burenganzira umwana akwiye butavuzwe muri iyi ndirimbo4. Uburenganzira bw’umwana:
• Vuga uburenganzira bw’umwana buvugwa muri iyi ndirimbo
• Vuga ubundi burenganzira umwana akwiye butavuzwe muri iyi ndirimbo.Isomo rya kane: Indirimbo zivuga ku murimo n’izivuga ku gukina
(a) Intego zihariye:
• Kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• Kuririmba indirimbo ayiherekeresha amashyi n’umuyego akurikije injyana yayo.
• Kuririmbira mu ruhame
• Gukunda umurimo no gukunda gukina.(b) Imfashanyigisho:
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza umurimo (guhinga, kubaka gukanika, umuntu wicaye mu biro…)
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza abantu bari gukina.
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.(c) Uko isomo ritangwa:
i. Intangiriro:
Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda. Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi cyangwa bize ivuga ku
murimo ndetse no ku mikino Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:Ingero: 1. Kuki ari ngombwa gukora?
= Ni uko umurimo ari wo utubeshejeho
2. Tanga ingero z’imirimo ikorwa igateza imbere abantu.
= Ubuhinzi, ubucuruzi, ubukanishi, ubugeni, kuririmba, ububaji …
3. Umuntu udakora ibyo ashinzwe bamwita ngo iki?
= umunebweii. Isomo nyir’izina
• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza
ibikorwa by’ubupfura yifashishije imfashanyigisho yitwaje. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo
bishushanyo cyangwa amafoto.Indirimbo zo kwiga
Umwarimu ahitamo imwe muri izi ndirimbo zikurikira yabanje kuzumva no kuziga kugira ngo ahitemo ibasha korohera abanyeshuri.Icyitonderwa:
mu kuririmba iyi ndirimbo, abana bahuza ibiganza mu mashyi na bagenzi babo babari iburyo n’ibumoso Icyitonderwa: mu kuririmba iyi ndirimbo, abana bahuza ibiganza mu mashyi na bagenzi babo babari iburyo n’ibumosoiii. Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye n’insanganyamatsiko.A. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
• Nkunda umurimo:
1. Tanga ingero z’imirimo uzi.
2. Kuki tugomba gukunda umurimo?
3. Bavuga ko umurunga w’iminsi ari umurimo.
Bishatse kuvuga iki?
• Kanyamanza keza:
1. Kuki akanyamanza kishimye
2. Tanga andi mazina y’utunyoni waba uzi?
• Dukine:
1. Ese gukina ni byiza ? vuga impamvu.
2. Vuga imwe mu mikino abana bakunda gukina
unasobanure akamaro kayo.
• Muze dukine:
Vuga inama wagira umwana udakunda gukina.
• cyangwa amafoto(c) Indirimbo zo kwiga
Umwarimu ahitamo imwe muri izi ndirimbo zikurikira yabanje kuzumva no kuzigakugira ngo ahitemo ibasha korohera abanyeshuri n’icyo yifuza ko abanyeshuri basobanukirwa.Indirimbo ya1: Nkunda umurimo
Nkunda umurimo kuko ari ingenzi,Mbyuka kare ngakora, nkiteganyiriza ejo hazaza
Nzihatira kuba intwari ku murimo dukunde umurimo ni ingenzi !
Akaririmbo ka kabiri: Kanyamanza keza1.Mbega Kanyamanza keza ko mbona wishimye
ni ki cyabiguteye ngo natwe tugufashe
2. Erega niko mpora mwa banyeshuri mwe
iyo mbona mukina numva nabakinamo
3.Ujy’uza twikinire ntabwo bibujijwe
wenda wazatwigisha kuguruka nkawe
Akaririmbo ka 3: Dukine
1. Dukine dukine muze dukine
Gukina ni byiza gukina ni byiza
2. mubyo dukina harimo umugozi,
Hari mabigibig ndetse n’ikibariko
4. iyo dukina tuba twumnxe ubumwe
Bigatuma twese tuba incuti nziza!
Bigatuma twiga no kworoherana
Akaririmbo ka 4: Muze dukineMuze dukine, muze dukine, kuko gukina ari byiza (x2)
Bituma dusabana, bigatuma turuhuka,
Bigatuma tugira ubuzima bwiza
Bigatuma twunguka ubumenyi bushya,
Bigatuma twiga no koroherana.iii. Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye n’insanganyamatsiko.A. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
Nkunda umurimo:
1. Tanga ingero z’imirimo uzi.
2. Kuki tugomba gukunda umurimo?
3. Bavuga ko umurunga w’iminsi ari umurimo. Bishatse kuvuga iki?Kanyamanza keza:
1. Kuki akanyamanza kishimye
2. Tanga andi mazina y’utunyoni waba uzi?
Dukine:
1. Ese gukina ni byiza ? vuga impamvu.
2. Vuga imwe mu mikino abana bakunda gukina unasobanure akamaro kayo.
Muze dukine:
Vuga inama wagira umwana udakunda gukinaIsomo rya gatanu: Indirimbo zivuga ku iyobokamana
(a)ntego zihariye:
• Kwigana neza ijwi ry’indirimbo n’amagambo ayigize
• Kuririmba indirimbo ayiherekeresha amashyi n’umuyego akurikije injyana yayo.
• Kuririmbira mu ruhame
• Kubaha Imana.(b) Imfashanyigisho:
• Ibishushanyo bigaragaza ibikorwa bitandukanye bijyanye n’iyobokamana
(Umusaraba, Urusengero, umusigiti, Kiliziya, abantu bari gusenga,
ishapule,...)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.(b) Uko isomo ritangwa:
i. Intangiriro:
Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda. Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi cyangwa bize ivuga ku
Mana. Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.
Ingero: 1. Kuki tugomba kubaha Imana:
= Ni yo yaturemye, yaremye isi dutuyeho, irema ibigaragara n’ibitagaragara.
2. Tanga urugero rw’ibintu bigaragara byerekana ubuhangange bw’Imana.
= Abantu, izuba, inyenyeri, ibiti, inyoni, ikirere n’ibindiii. Isomo nyir’izina:
• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’Imana yifashishije imfashanyigisho yitwaje. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo
cyangwa amafoto.(d) Indirimbo zo kwiga
Umwarimu ahitamo imwe muri izi ndirimbo zikurikira yabanje kuzumva no kuziga kugira ngo ahitemo ibasha korohera abanyeshuri n’icyo yifuza ko abanyeshuri basobanukirwaAkaririmbo ka 1: Nzakorera Imana
Iyo mbyutse mu gitondo nshimira Imana yandinze,
Bigatuma mparanira iteka kuyishakashaka no kuyikorera.
Akaririmbo ka 2: Imana irakomeye1) Hagenimana, Habyarimana, Harerimana, Hakuzimana.
2) Hatungimana, Hatangimana, Hagabimana, Hafashimana.
3) Habonimana, Harorimana, Havugimana, Hashakimana
4) Haratwimana, Haganzimana, Hagumimana, Harindimana
5) Habashimana, Hashimimana, Hakizimana, Hategekimana.
Dukundimana, Dushimimana, Dusengimana, Imana irakomeye.iii. Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye
n’insanganyamatsiko.A. Kuririmba
• Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho
bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.
• Umwarimu asuzuma ko abana bazi kuririmba asaba umunyeshuri umwe
umwe kuririmba igice kimwe k’indirimbo. Bashobora no kubikorera mu
itsinda.B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Nzakorera Imana:
• i) Ni iki ushimira Imana ubyutse mu gitondo?
• ii) Ni iki uteganya kuyikorera?2. Imana irakomeye:
• i. Amazina ari muri iyi ndirimbo ahuriye ku ki?
• ii. Tanga ingero z’amazina ari muri iyi ndirimbo agaragaza ko:a) Imana ari Yo itanga
b) Imana ari Yo iturinda
c) Imana ari Yo idukiza
d) Imana ari Yo ikwiye gukundwa
e) Imana ari Yo ikwiye gusengwaIncamake y’umutwe wa mbere
• Muri uyu mutwe wa mbere ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
ni ukuririmba indirimbo nyarwanda hubahirizwa injyana zazo.
Intego rusange ziri mu masomo yose ni:
- Gukoma amashyi mu njyana zinyuranye z’indirimbo
nyarwanda.
- Kujyanisha ijwi n’amashyi hubahirizwa injyana
y’indirimbo
• Mu ndirimbo ziherekejwe n’amashyi zivuga ku isuku rusange harimo imigenzo ishishikariza umunyeshuri kurangwa n’isuku, nko gukaraba umubiri wose buri munsi, gukaraba intoki igihe umuntu avuye mu bwiherero, kumesa imyambaro buri gihe, gusukura mu rugo no munkengero zaho bituma hirindwa indwara ziterwa no kugira isuku nke (umwanda).
• Mu ndirimbo zivuga ku mutekano mu rugo, mu muhanda, no ku ishuri, harimo kugira umuco mwiza wo kwirinda icyahungabanya umutekano
wawe n’uwabandi, kugenda neza mu muhanda hirindwa impanuka za hato na hato zitwara ubuzima bw’abantu. harimo kugira umuco w’ubugwaneza, kudahemukirana, guca bugufi, gusaba imbabazi uwo wahemukiye,kwiremamo umuco wo kwakira no gutanga imbabazi, gutanga amakuru ubonye abashobora guhungabanya umutekano.
• Mu ndirimbo zivuga ku buzima n’uburenganzira bw’umwana, harimo gushishikariza buri wese kwita ku buzima bwe n’ubw’abandi kurya
indyo yuzuye, kumenya no gusobanukirwa uburenganzira bw’umwana nko kuvuzwa, kwambikwa, kunjyanwa ku ishuri, kugaburirwa, kumutega
amatwi, n’ibindi.
• Mu gihe ndirimbo zivuga kumurimo no gukina zishishikariza umunyeshuri gukunda umurimo kuwukora no kuwuteza imbere kugira ngo bizabagirire akamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi, kumenya no gusobanukirwa n’ibyiza byo gukina, harimo gusabana na bagenzi be, kugorora ingingo z’umubiri, bituma bagira ubuzima bwiza.Isuzuma rusange risoza umutwe wa mbere
Ibipimo mu isuzuma: Kureba uburyo umwana ahuza indirimbo amashyi n’imiyego.
i. Ibibazo rusange by’isuzuma:
1 (a) Ririmba udategwa indirimbo mwize ivuga kuri SIDA unakoma amashyi:
(b) Kuki sida ari indwara mbi cyane ?
(c) Vuga uburyo butandukanye umuntu ashobora kwanduriramo SIDA.
(d) Ni gute wakwirinda SIDA ?
2. Ririmba imwe mu ndirimbo mwize zivuga ku iyobokamana unakoma amashyi n’umuyego.
3. (a) Ririmba indirimbo ikurikira ivuga kuburenganzira bw’umwana unakoma amashyi:
Ayi mama we, umwana, akwiye kugira uburenganzira.
Umwana akwiye, uburenganzira bwo kuvuzwa igihe arwaye.
Umwana akwiye, uburenganzira bwo kurya igihe ashonje.
Gukina n’abandi bana no kwambikwa, kujyanwa mu ishuri nabyo arabikwiye
Umwana ufite ubumuga akwiriye uburenganzira nk’abandi bana bangana.
(b) Vuga uburenganzira bw’umwana buvugwa muri iyi ndirimbo
(c) Vuga ubundi burenganzira umwana akwiye butavugwa muri iyo ndirimbo.
1. (a) Umwarimu yumva niba umunyeshuri aririmba neza indirimbo kandi unakoma amashyi cyangw umuyego.
(b) Ni uko ari indwara itagira umuti ntigire n’urukingo.
(c) Ubusambanyi, guhuza amaraso n’uyirwaye gusangira n’abandi ibikoresho bikomeretsanya nk’inzembe, inshinge zidatetse n’ibindi…
(d) Kwirinda ubusambanyi, kwirinda gutizanya ibikoresho bikomeretsa, kwirinda ikintu cyose cyatuma amaraso y’umuntu ahura n’ay’undi,…
2. Mwarimu yumva ko umunyeshuri aririmba neza indirimbo ivuga ku iyobokamana kandi ayiherekeresha amashyi cyangwa umuyego.
3. (a) Umwarimu yumva niba umunyeshuri aririmba neza indirimbo uburenganzira bw’umwana kandi ayiherekeresha amashyi cyangwa umuyego.
(b) Uburenganzira bwo kuvuzwa, kugaburirwa, kwambikwa, gukina, kujyanwa mu ishuri
(c) Gutanga ibitekerezo, gusura bagenzi be, kujya gusenga n’ubundi bwose umwarimu abona ko ari bwo.Impugukirwa:
Kuri ibi bisubizo byateganyijwe, umwarimu ashobora kongeraho ibindi no kwemera ibindi bisubizo byatanzwe n’abanyeshuri mu gihe abona ko bijyanye n’ibibazo byabajijwe.1.8 Imyitozo y’inyongera
Imyitozo nzamurabushobozi:
1) Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kutanoza ijwi neza cyangwa kudahuza neza amashyi n’injyana by’indirimbo. Umwarimu agerageza kuririmbana na bo bakoma amashyi mu njyana y’indirimbo, uko batera agatambwe
akabasaba gusubiramo.
Ririmba unaherekeresha amashyi indirimbo “Nzakorera Imana” (reba mu isomo rya 5)
2) Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo gufata mu mutwe.
Umwarimu asaba umunyeshuri kuririmba agace gato k’indirimbo, agenda
agasubiramo, nyuma akaririmba nk’igika cyose kugeza aririmbye indirimbo yose:
Ririmba indirimbo “Muze dukine” (reba mu isomo rya kane indirimbo ya
gatatu)
3) Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kugira ubwoba bwo kuririmbira mu ruhame. Umwarimu asaba umunyeshuri kumuririmbira we ubwe, yabikora neza akamusaba kuririmbira mu itsinda, yabikora neza akamusaba
kuririmbira imbere y’abandi banyeshuri bose: Ririmba indirimbo mwize muri iki gihembwe ivuga ku gukunda umurimo
4) Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ubushobozi buke bwo kwigana ibivugwa mu ndirimbo cyangwa kugaragaza imbamutima zikubiye mu ndirimbo. Aha, umwarimu asaba abanyeshuri nka bane akabicaza ahantu, hanyuma agasaba umunyeshuri uhabwa uwo mwitozo kuririmba indirimbo ivuga ku gukina akabasaba kujya bakora ibyo bari kuririmba. Ririmba indirimbo “Dukine” indirimbo ivuga ku gukina n’ibyiza byabyo.Ibisubizo:
Muri ibi bibazo, umwarimu agenzura niba ibisabwa kuri buri ntangiriro y’ikibazo byubahirizwa, agashyira ingufu aho bikenewe.Imyitozo nyagurabushobozi
1 a) Ririmba indirimbo “SIDA” (Isomo rya 2, indirimbo ya kabiri)
wigana neza ibivugwamo kandi wubahiriza injyana n’umugendo wayo.
b) Sobanura uburyo butandukanye umuntu ashobora kwanduriramo SIDA.
2) a) Vuga muri make uko wakwirinda SIDA.
b) Ni izihe nama wagira bagenzi bawe ubona ko bafite imyitwarire itari myiza
yabaganisha ku kwandura SIDA?Ibisubizo:
1 a) Umunyeshuri aririmba indirimbo agaragaza imbamutima zose ziri mu ndirimbo (kubyina, kumwenyura, gukoma amashyi...).
b) Dore uburyo butandukanye umuntu ashobora kwanduriramo SIDA:
• Ubusambanyi
• Gufatwa ku ngufu n’muntu wanduye SIDA
• Gukoresha ibikoresho bikomeretsa nk’inshinge, inzembe, byakoreshejwe
n’abandi.
• Umubyeyi utwite urwaye SIDA mu gihe cyo kubyara umwana we.
• Guha amaraso atapimwe neza umurwayi uyakeneye kwa muganga
2. a) Kuri iki kibazo umwarimu asuzuma niba umunyeshuri ashobora gutanga ibisubizo atekereje we ubwe. Bimwe mu bisubizo kuri iki kibazo:
• Kwirinda ubusambanyi
• Kudakoresha ibikoresho bikomeretsa nk’inshinge zidatetse n’inzembe byakoreshejwe n’abandi
• Umubyeyi utwite agomba gufata imiti nkuko muganga yabimugeneye kandi akabyarira kwa muganga
• Kubanza gusuzuma amaraso ahabwa abarwayi b’indembe kwa muganga
b)
• Kumugira inama ku kwirinda uburara cyangwa ubwomanzi
• Kwirinda kujya mu tubyiniro
• Kwihutira gutaha igihe uvuye ku ishuri.
• Kwirinda ibiyobyabwenge.2.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:
Guherekeresha indirimbo udukoresho twirangira.2.2 Ubushobozi shingira
Gusaba abanyeshuri kuririmba indirimbo basanzwe bazi ziherekejwe n’udukoresho twirangira. Kubaza aho bakunda kumva baririmba kandi baherekeresha indirimbo udukoresho twirangira.
2.3 Intego rusange
• Kujyanisha indirimbo n’imbyino.
• Guherekeresha indirimbo udukoresho twirangira dutandukanye.
• Kugorora no kunoza ijwi.
• Kugira indangagaciro nyarwanda.2.4 Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho
• Umuco w’amahoro:
Ibi bigaragarira mu gutega amatwi mu gihe umwarimu yigisha indirimbo n’igihe baririmbira mu matsinda atandukanye bahana n’ibitekerezo mu bwumvikane.• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi:
Bigaragara mu gihe umwarimu ahuza abanyeshuri b’abakobwa n’ab’abahungumu matsinda kugira ngo baririmbire hamwe. Icyo gihe, asaba abanyeshuri gukora amatsinda adaheza akanabaha amahirwe angana mu gutanga
ibisubizo, ibitekerezo n’ubundi bwunganizi.• Uburezi budaheza:
Hari abanyeshuri badafite ubushobozi bwo kwigana neza umugendo w’indirimbo kubera ko bafite ubumuga bw’ingingo. Abo banyeshuri bashyirwa mu matsinda bagakora ibyo babasha, kandi umwarimu akabitaho mu gihe yegera amatsinda. Mu isuzuma, umwarimu abaha amahirwe yo kuririmba, n’ubwo batabikora neza nk’abandi akabashimira ibyo babashije gukora. Hari abanyeshuri bagira ipfunwe ku buryo badashobora kuririmbira mu ruhame. Nabo bajya mu matsinda, bagenzi babo ndetse n’umwarimu bagakomeza kubatera
akanyabugabo, noneho mu isuzuma, umwarimu akabashimira ibyo bagerageje gukora.2.5 Uburyo bwo gutangira umutwe
Umwarimu yinjiza abanyeshuri mu isomo atanga umwitozo wo kuririmba. Bashobora
kuririmba umwe umwe ku giti ke cyangwa bakaririmba bari mu itsinda rito; bakaririmba
indirimbo bazi cyangwa imwe mu zo bize mu mitwe yabanje.2.6 Urutonde rw’amasomo agize umutwe wa kabiri
2.7 Ibiteganywa gukorwa mu gihe k’isomo nyirizina
Mu ntangiriro
• Kwereka abanyeshuri amashusho cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri amashusho cyangwa amafoto yateguye agendanye n’isomo
• Gusaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ayo mashusho cyangwa amafoto, akanababaza utubazo dutandukanye tuganisha ku isomo ry’umunsi.Mu isomo nyir’izina:
• Gutega amatwi indirimbo nshya: umwarimu aririmba inshuro imwe yitonze, ashyiramo amarangamutima ashoboka.
• Gusubiramo ubwa kabiri, agasaba abanyeshuri gutega amatwi bakumva neza amagambo avugwa muri iyo ndirimbo n’injyana
• Kwitegereza no kwigana umugendo w’indirimbo: umwarimu yerekana uko indirimbo iririmbwa hubahirizwa umugendo wayo
• Gusaba abanyeshuri kuvuga niba hari amagambo mashya bumvise badasobanukiwe
• Gusobanura amagambo mashya, ayo abanyeshuri batanze n’andi yateguwe n’umwarimu
• Gusobanurirana muri make icyo iyo ndirimbo ivuga
• Kwigana indirimbo nshya: umwarimu aririmba igika kimwe, abanyeshuri
bagasubiramo. Iyo birangiye, umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba
indirimbo yose akajyana nabo.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba bonyine, nyuma bakaririmba
bajyanisha ya ndirimbo umugendo wayo, bubahiriza injyana yayo.Isuzuma:
Kuririmba: umwarimu asuzuma ko abana bashoboye kuririmba bigana neza ibivugwa
mu ndirimbo kandi bajyanisha n’injyana yayo bayiherekeresha udukoresho twirangira.
Asaba umunyeshuri umwe umwe kuririmba igice kimwe k’indirimbo. Bashobora no
kubikorera mu itsinda.Isomo rya mbere: Uturirimbo tuvuga ku kinyabupfura
(a) Intego zihariye:
• Kujyanisha ijwi n’udukoresho twirangira hubahirizwa injyana y’indirimbo
• Kugorora no kunoza ijwi
• Kuririmbira mu ruhame
• Kurangwa n’ikinyabupfura(b) Imfashanyigisho:
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza imigenzo mbonezabupfura
(Gusuhuza abantu, kwimukira umuntu mukuru umuha ikicaro, gutwaza
utuntu umuntu wananiwe n’ibindi,…)
• Ibikoresho bitandukanye bivuzwa bikirangira (ingoma, idebe, ijerekani
ishaje n’ibindi,…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.
(c) Uko isomo ritangwa:
i. Intangiriro:
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi ivuga ku
kinyabupfura.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo
ry’umunsi.
Ingero: 1. Vuga ibintu byose uzi biranga umwana ugira ikinyabupfura
= Arubaha, aritonda, ntasuzugura, asubiza neza iyo bamubajije,...
2. Ni iki wafasha mugenzi wawe mungana urangwa no kugira imico mibi?
= Kumuha urugero rwiza mu myitwarire, kumugira inama buri gihe.
ii. Isomo nyir’izina
• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’ubupfura yifashishije imfashanyigisho yitwaje. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje.
Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo cyangwa
amafoto.Indirimbo yo kwiga:
Umwarimu yigisha iyi ndirimbo ikurikira yabanje kuyumva neza (akoresheje igikoresho
cyumvikanisha indirimbo) no kuyiga.Akaririmbo ka 1: Gira ikinyabupfura
Gira ikinyabupfura mwana w’ u Rwanda,
gira ikinyabupfura.
Aho unyura hose mwana w’ u Rwanda iheshe agaciro.
Ubaha abo mu ngana n’ abakuruta, abo uruta bose nabo ujye ububaha, nibigera ku
barezi n’ ababyeyi ubigire akarusho
iii. Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye
n’insanganyamatsiko.A. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu
ntangiriro y’uyu mutwe.B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1) Ninde wambwira icyo yumvise muri iyi ndirimbo?
2) Ni irihe somo ukuye muri iyi ndirimbo nyuma yo kuyumva?Isomo rya kabiri: Indirimbo zivuga ku isuku rusange
(a) Intego zihariye:
• Kujyanisha ijwi n’udukoresho twirangira yubahiriza injyana y’indirimbo.
• Kugorora no kunoza ijwi
• Kuririmbira mu ruhame
• Kurangwa n’isuku aho umuntu ari hoseb) Imfashanyigisho:
• Ibishushanyo bigaragaza isuku rusange (gukaraba, gukubura, guharura ibyatsi ku nzira, gushyira ibipapuro aho byagenewe, gukoropa ishuri no mu rugo…)
• Ibikoresho bitandukanye bivuzwa bikirangira (ingoma, idebe, ijerekani ishaje n’ibindi.)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.(c) Uko isomo ritangwa:
i. Intangiriro:
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi ivuga ku isuku.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo
ry’umunsi (isuku):ii. Isomo nyir’izina
• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’ubupfura yifashishije imfashanyigisho yitwaje. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo cyangwa amafoto.Indirimbo zo kwiga:
Umwarimu ahitamo imwe muri izi ndirimbo yabanje kuzumva neza (akoresheje
igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kuziga, kugira ngo arebe ikwiranye n’umwanya
afite.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba baherekeresha indirimbo udukoresho
twirangira bafite.
• Umwarimu abaza abanyeshuri icyo indirimbo baririmbye ibigisha(d) Indirimbo zo kwigisha
Umwarimu yigisha abanyeshuri indirimbo ikurikira yabanje kuyumva neza no kuyiga:Akaririmbo: Isuku rusange
1. Isuku ni ngombwa bana b’ u Rwanda, kuko ariyo soko y’ ubuzima. 2. Dusukure neza
aho dutuye, isuku ni isoko y’ ubuzima
3. Tujugunye imyanda aho yagenewe isuku ni isoko y’ ubuzima
4. Dusukure ishuri n’ impande zaryo, isuku ni isoko y’ ubuzima
iii. Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye
n’insanganyamatsiko.A. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu
ntangiriro y’uyu mutwe.B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
• Kubera iki ari ngombwa kugira isuku?
• Vuga ahantu habiri havugwa muri iyi ndirimbo hagomba isuku.Isomo rya gatatu: Indirimbo zivuga ku bumwe n’ubwiyunge, n’izivuga ku bidukikije.
(a) Intego zihariye
• Kujyanisha ijwi n’udukoresho twirangira yubahiriza injyana y’indirimbo.
• Kugorora no kunoza ijwi
• Kuririmbira mu ruhame
• Kugira umuco w’ubumwe n’ubwiyunge no kurengera ibidukikije.(c) Imfashanyigisho
• Ibishushanyo bigaragaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge (gusaba imbabazi no
kuzitanga, guhoberana, abana bafatanye urunana n’ibindi)
• Ibishushanyo bigaragaza ibidukikije binyuranye.
• Ibikoresho bitandukanye bivuzwa bikirangira (ingoma, idebe, ijerekani ishaje
n’ibindi)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.(c) Uko isomo ritangwa:
(i) Intangiriro:
Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi ivuga ku isuku. Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi
(ubumwe n’ubwiyunge n’ibidukikije)Urugero:
1. Akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge ni akahe ni akahe?
=butuma abantu ababana mu mahoro
=bukumira amakimbirane
=bwunga abagiranye ibibazo
=buhuza imiryango
2. Tanga urugero rw’ibidukikije waba uzi.
=ibiti,inyamaswa,imigezi,ibiyaga,imisozi, ...
3. Ni akahe kamaro k’ibiti?
=barabicana, bivamo ibikoresho binyuranye, bikurura imvura,birwanya isuri,
bitanga akayaga, ...(ii) Isomo nyir’izina
• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge cyangwa ibidukikije yifashishije imfashanyigisho yitwaje. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo cyangwa amafoto.Indirimbo zo kwiga:
Umwarimu ahitamo imwe muri izi ndirimbo yabanje kuzumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kuziga, kugira ngo arebe ikwiranye n’umwanya afite.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba baherekeresha indirimbo udukoresho twirangira bafite.
• Umwarimu abaza banyeshuri icyo indirimbo baririmbye kabigisha(d) Indirimbo zo kwiga
Umwarimu ahitamo imwe muri izi ndirimbo zikurikira yabanje kuzumva no kuziga kugira
ngo ahitemo ibasha korohera abanyeshuri.Akaririmbo ka 1: ubumwe ni bwiza
1. Muze tuburirimbe, ducinye akadiho, duhore twishimye, duharanire ubumwe, ubumwe
mu bantu, ubumwe, ubumwe.
2. Ubumwe ni ngombwa, mu bana b’ uRwanda, ubumwe ni bwiza. Bujye buturanga, aho turi hose, ubumwe, ubumwe.
3. Tubutoze abandi, tubane twishimye, dusabane, dufatanye mu rukundo, kubaka u Rwanda, mu bumwe, mu bumwe.Akaririmbo ka 2: Bidufitiye akamaro
Ibidukikije bidufitiye akamaro.
Tubifate neza bidufatiye runini:
Ntitwabaho nta mazi, ntitwabaho nta mwuka, ntitwabaho nta butaka, ntitwabaho nta
bimera,Indirimbo ya 3: Ibyiza by’iwacu
Karisimbi na Muhabura ni ibirunga byacu
Nyiragongo na Sabyinyo ni ibirunga byacu
Karisoki na Bisoke ni ibirunga byacu
Nyabarongo n’Akagera ni imigezi yacu
Sebeya na Rukarara ni imigezi yacu
Akanyaru na Mbirurume ni imigezi yacu
Mugesera na Muhazi ni ibiyaga byacu
Kivu, Burera na Ruhondo
Nasho na Rwanyakiziga ni ibiyaga byacu
Nyungwe, Gishwati Mukura ni amashyamba yacu
Akagera n’ibirunga ni pariki zacu
Nayo twitereye iwacu
Huye, Jari, Sekinnyage ni imisozi yacu
Saruheshyi, Mont Kigali
Nyakizu, na Rebero.Akaririmbo ka 4: Twite ku bidukikije
1. Muze mwese twite kubidukikije bidufitiye akamaro, twirinde kubyangiza, ahubwo
tubisigasire.
2. Mu bidukikije twavuga nk’ amashyamba aduha umwuka mwiza, akurura imvura hose,
nimuze tubisigasire.
3. Niba utemye igiti tera n’ ibindi bibiri, ufate neza ubutaka, teraho ibyatsi birwanya
isuri, nimuze twite kubidukikije.
4. Mu byiza by’ u Rwanda harimo n’ ibirunga bicumbikiye ingagi, zikurura
bamukerarugendo, nimuze tuzisigasire.Akaririmbo ka 4: Twite ku bidukikije
1. Muze mwese twite kubidukikije bidufitiye akamaro, twirinde kubyangiza, ahubwo tubisigasire.
2. Mu bidukikije twavuga nk’ amashyamba aduha umwuka mwiza, akurura imvura hose,
nimuze tubisigasire.
3. Niba utemye igiti tera n’ ibindi bibiri, ufate neza ubutaka, teraho ibyatsi birwanya
isuri, nimuze twite kubidukikije.
4. Mu byiza by’ u Rwanda harimo n’ ibirunga bicumbikiye ingagi, zikurura bamukerarugendo, nimuze tuzisigasire.
(ii) Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye
n’insanganyamatsiko.
A. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu
ntangiriro y’uyu mutwe.
B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Ubumwe ni bwiza:
a) Ni iki wumvise muri iyi ndirimbo?
b) Ni iki wakorera mugenzi wawe igihe yaguhemukiye? Sobanura impamvu.
c) Wabyifatamo ute mugenzi wawe waguhemukiye aje kugusaba imbabazi?
2. Bidufitiye akamaro:
a. Tanga urugero rw’ibidukikije ubona hafi y’iwanyu cyangwa hafi y’ishuri.
b. Vuga muri make akamaro k’ibidukikije (nk’amazi, ibimera n’inyamaswa).3. Ibyiza by’iwacu:
a) Ni iki wumvise muri iyi ndirimbo?
b) Tanga ingero z’ibi byiza bitatse u Rwanda bivugwa muri iyi ndirimbo:
i. Ibirunga iv. Amashyamba
ii. Ibiyaga v. Imisozi.
iii. Imigezi
c) Vuga akamaro k’ibidukikije wumvise muri iyi ndirimbo.4. Twite ku bidukikije:
a. Ni iki wumvise muri iyi ndirimbo?
b. Tanga ingero z’ibi byiza bitatse u Rwanda bivugwa muri iyi ndirimbo:
(i) Ibirunga (iv) Amashyamba
(ii) Ibiyaga (v) Imisozi.
(iii) Imigezi
c. Vuga akamaro k’ibidukikije wumvise muri iyi ndirimbo.Isomo rya kane: Indirimbo zivuga ku muco nyarwanda n’izivuga ku
buzima
(a) Intego zihariye:
• Kujyanisha ijwi n’udukoresho twirangira yubahiriza injyana y’indirimbo.
• Kugorora no kunoza ijwi
• Kuririmbira mu ruhame
• Gukunda no gusigasira umuco nyarwanda no kwita ku buzima(b) Imfashanyigisho:
• Ibishushanyo bigaragaza bimwe mu ibikorwa by’umuco nyarwanda (ingabo,
icumu, inzu ya Kinyarwanda, igisabo, igiseke n’ibindi)
• Ibishushanyo bigararaza ibikorwa bitandukanye bigaragaza kwita ku buzima
(kurya neza, kugira isuku, kwivuza, ikarita ya mituweri n’ibindi)
• Ibikoresho bitandukanye bivuzwa bikirangira (ingoma, idebe, ijerekani ishaje
n’ibindi…)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.(c) Uko isomo ritangwa:
(i) Intangiriro
Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi ivuga ku muco nyarwanda
cyangwa ku bidukikije.
Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.
Ingero : 1.Tanga urugero rw’ibikoresho byifashishwaga mu muco nyarwanda.
= Ingabo, icumu, ibiseke, imbehe, Igisabo, inkongoro,...
2. Ni ibiki biranga umuntu ufite ubuzima bwiza?
= Kutarwaragurika, gukura neza(ii) Isomo nyir’izina
• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu muco nyarwanda ndetse n’ibiranga umuntu ufite ubuzima bwiza yifashishije imfashanyigisho yitwaje. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo cyangwa amafoto.Indirimbo zo kwiga:
Umwarimu ahitamo imwe muri izi ndirimbo yabanje kuzumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kuziga kugira ngo arebe ikwiranye n’umwanya.
• Mwarimu asaba abanyeshuri kuririmba baherekeresha indirimbo udukoresho twirangira bafite.
• Mwarimu abaza banyeshuri icyo indirimbo baririmbye ibigishaAkaririmbo ka 1: Nzakorera u Rwanda
Nzakorera u Rwanda
Nzaharanira kurwubaka
Nzabana n’abandi mu mahoro
Turuteze imbere.
1. Nzaharanira kurwubaka
Nzarwanya ubunebwe
Nzahora mbwira abandi
Gukorana umwete.
2. Nzaharanira kurwubaka
Nzarwanya icyaruhungabanya
Nzafatanya n’ abandi
Kururwanira ishyaka.
3. Nzahanira kurwubaka
Nzaruvuganira hose
Nzamagana ikibi cyose
Cyatuma ruhungabana.
4. Nzaharanira kurwubaka
Mbungabunga ibidukikije
Nzamagana ba rutwitsi
N’abashimuta inyamaswa
Akaririmbo ka 2: Ubuzima busigasiwe
Ubuzima busigasiwe
buha nyirabwo kuramba,
kuko nta ndwara ziba zimurangwaho ngo zimutware ubuzima.
Nimucyo tubusigasire,
turangwe no kugira isuku,
turye neza, dukore siporo
Akaririmbo ya 3: Ubuzima bwiza
Tugire ubuzima bwiza, turye neza buri gihe
indyo yuzuyemo intungamubiri z’amoko yose
Ibitera imbaraga, n’ibyubaka umubiri
Ibirinda indwara byongera ubudahangarwa bw’umubiriiii. Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye
n’insanganyamatsiko.A. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu
ntangiriro y’uyu mutwe.B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1) Nzakorera u Rwanda
Ni ibihe bintu nibura bibiri biri muri iyi ndirimbo zigaragaza umuco wo gukunda u Rwanda?2) Ubuzima busigasiwe:
a) Vuga akamaro ko gusigasira ubuzima.
b) Vuga ibikorwa bine bivugwa muri iyi ndirimbo twakora kugira ngo dusigasire ubuzima.3) Ubuzima bwiza:
a) Iyi ndirimbo irakubwira iki ?
b) Tanga ingero z’ ibiribwa bitandukanye bigize indyo yuzuye bivugwa muri iyi ndirimboIsomo rya gatanu: Indirimbo zivuga ku Mana
(a) Intego zihariye:
• Kujyanisha ijwi n’udukoresho twirangira wubahiriza injyana y’indirimbo.
• Kugorora no kunoza ijwi
• Kuririmbira mu ruhame
• Kubaha no gukunda Imana(b) Imfashanyigisho:
• Ibishushanyo bigaragaza ibikorwa bitandukanye by’iyobokamana
(Urusengero, Umusigiti, Kiliziya, umusaraba, abantu bari gusenga, n’ibindi)
• Ibikoresho bitandukanye bivuzwa bikirangira (ingoma, idebe, ijerekani
ishaje n’ibindi)
• Ibikoresho byumvikanisha amajwi y’indirimbo.(c) Uko isomo ritangwa:
i. Intangiriro:
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi ivuga ku Mana.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi.
Ingero : 1. Iyo abantu bagiye mu rusengero, mu kiliziya cyangwa mu musigiti bababagiye gukora iki?
= Gusenga
2. Mu idini usengeramo ni uwuhe munsi ujya gusengaho Imana?
= Ku cyumweru (Abagatolika n’abaporoso), kuwa gatandatu (abadivantisiti b’umunsi wa karindwi), kuwa gatanu (Abayisilamu)
3. Tanga ingero z’ibiribwa bigize indyo yuzuye
= Ibitera imbaraga: Ibinyamasukari n’ibinyamafufu nk’ibirayi, imyumbati, ibijumba Ibyubaka umubiri: Inyama, amata, ibishyimbo
Ibirinda indwara: imboga, imbuto, amaziii. Isomo nyir’izina
• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza umuco wo gusenga n’ibiranga umuntu ufite ubuzima bwiza yifashishije imfashanyigisho yitwaje. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo cyangwa amafoto.
Indirimbo zo kwiga:
Umwarimu ahitamo imwe muri izi ndirimbo yabanje kuzumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kuziga, kugira ngo arebe ikwiranye n’umwanya afite cyangwa ishobora korohera abanyeshuri:
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba baherekeresha indirimbo udukoresho twirangira bafite.
• Umwarimu abaza banyeshuri icyo indirimbo baririmbye ibigishaImana isumba byose
Duhore dusenga dushimira Imana
Niyo dukesha byose, niyo bugingo Imana isumba byose, Imana iradukunda
Imana niyo mahoro.
iii. Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye
n’insanganyamatsiko.A. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu
ntangiriro y’uyu mutwe.B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
Kubera iki ari ngombwa gusenga no gushimira Imana?Incamake y’umutwe wa kabiri
• Muri uyu mutwe wa kabiri ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe ni uguherekeresha
indirimbo udukoresho twirangira.
• Intego rusange ziri mu masomo yose ni:
• Kujyanisha indirimbo n’imbyino
• Kwigana ijwi ry’abandi no kuririmba neza mu ruhame
• Guherekeresha indirimbo udukoresho twirangira dutandukanye
• Mu ndirimbo ziherekejwe n’udukoresho twirangira zivuga ku kinyabupfura
harimo kwitoza kugira imigenzo mbonezabupfura nko kubaha, kwitonda,
gusuhuza abantu, kudahubuka, kumvira mu byiza n’ibindi.
• Mu ndirimbo ziherekejwe n’amashyi n’udukoresho twirangira zivuga ku bumwe n’ubwiyunge harimo kugira umuco w’ubworoherane, gusaba no gutanga imbabazi, kubana mu mahoro no kwirinda amacakubiri. Naho mu ndirimbo
zivuga ku bidukikije harimo kwitoza gufata neza no kubungabunga ibidukikije.
• Mu ndirimbo zivuga ku muco nyarwanda no ku buzima harimo kubungabunga no gusigasira umuco nyarwanda, kwita ku buzima bwacu turya indyo yuzuye twirinda indwara zituruka ku mirire mibi.
• Indirimbo zivuga ku Mana harimo kugira umuco wo gusenga, gukunda Imana, gukunda abandi no guharanira kugira ubumwe buranga abana b’Imana.
• Isuzuma rusange ry’uyu mutwe rigomba gushingira ku bushobozi bw’ingenzi
bugamijwe muri uyu mutwe ari bwo” guherekeresha indirimbo udukoresho twirangira”2.7 Isuzuma rusange risoza umutwe wa kabiri
a) Ririmba indirimbo mwize mu ishuri ivuga ku kinyabupfura, unayiherekereshe agakoresho kirangira ufite.
b) Vuga isomo iyo ndirimbo yagusigiye.
2. a) Gendera ku njyana uri guhabwa n’aka gakoresho, uririmbe indirimbo ikurikira:Isuku rusange
1) Isuku ni ngombwa bana b’u Rwanda, kuko ari yo soko y’ubuzima.
2) Dusukure neza aho dutuye, isuku ni isoko y’ubuzima
3) Tujugunye imyanda aho yagenewe isuku ni isoko y’ubuzima
4) Dusukure ishuri n’impande zaryo, isuku ni isoko y’ubuzima
b) Kubera iki ari ngombwa kugira isuku?
c) Vuga ahantu hatandukanye hakwiye kugirirwa isuku.
3. Ririmba indirimbo mwize mu ishuri ivuga ku bumwe n’ubwiyunge, wubahiriza injyana yayo.
4. a) Tanga urugero rw’ibidukikije ubona hafi y’iwanyu cyangwa hafi y’ishuri.
b) Vuga muri make akamaro k’ibidukikije.
c) Ririmba udategwa indirimbo mwize mu ishuri ivuga ku bidukikije, unayiherekeresha
udukoresho twirangira.
5. a) Vuga ibikorwa bitandukanye twakora kugira ngo tugire ubuzima bwiza.
b) Herekeza indirimbo “UBUZIMA BWIZA” ukoresheje agakoresho kirangira ufite.
6. a) Ririmba indirimbo “Imana isumba byose” wubahiriza injyana yayo.
b) Ririmba indi ndirimbo uzi ivuga ku Mana, unayiherekereshe agakoresho kirangira.Ibisubizo biteganyijwe ku bibazo by’isuzuma
1) a) Umunyeshuri aririmba imwe mu ndirimbo zizwe zivuga ku kinyabupfura, umwarimu
akagenzura niba umunyeshuri yubahiriza injyana yayo kandi atayisobanya n’agakoresho
kirangira afite.
b) - Kugira ikinyabupfura aho turi hose
- Kubaha abo tungana n’abaturuta
- Kubaha ababyeyi n’abarezi/abarimu
2) a) Umwarimu avugiriza umunyeshuri agakoresho kirangira yateguye, mu gihe ari
kuririmba indirimbo ISUKU RUSANGE. Umwarimu agenzura niba umunyeshuri yubahiriza
injyana ahabwa n’agakoresho kandi adasobanya injyana ari guhabwa na ko.
b) Ni uko ari isoko y’ubuzima.
c) Mu rugo, ku ishuri, mu busitani, mu bwiherero, …
3) Umunyeshuri aririmba imwe mu ndirimbo zizwe zivuga ku bumwe n’ubwiyunge, umwarimu akagenzura niba umunyeshuri yubahiriza injyana yayo kandi atayisobanya
n’agakoresho kirangira afite.
4) a) Imisozi, amazi, ibimera, umwuka, inyamaswa, …
b) Akamaro k’ibidukikije:
Imisozi (nk’ibirunga) n’inyamaswa bikurura ba mukerarugendo
Amazi: turayanywa, turayatekesha, turayakaraba, tuyaha amatungo, tuyuhiza imyaka…
Ibimera: bimwe ni ibihingwa, ibindi ni ubwatsi bw’amatungoUmwuka: turawuhumeka.
Icyitonderwa: Kuri ibi bisubizo byateganyijwe, umwarimu ashobora kongeraho ibindi
no kwemera ibindi bisubizo byatanzwe n’abanyeshuri mu gihe abona ko bijyanye
n’ibibazo byabajijwe.2.8. Imyitozo y’inyongera
• Imyitozo nzamurabushobozi:
5) Ririmba indirimbo iyo ariyo yose mwize mu ishuri ivuga ku kinyabupfura unakoma
amashyi cyangwa kamwe mu dukoresho twirangira.
Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kudahuza neza indirimbo n’injyana
yayo bakoma amashyi: umwarimu agerageza kuririmbana nabo baherekeresha indirimbo
amashyi n’udukoresho twirangira, uko batera agatambwe akabasaba gusubiramo.
6)Ririmba indirimbo mwize muri iki gihembwe ivuga ku buzima.
Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kugira ubwoba bwo kuririmbira
mu ruhame: Umwarimu asaba umunyeshuri kumuririmbira we ubwe, yabikora neza
akamusaba kuririmbira mu itsinda, yabikora neza akamusaba kuririmbira imbere y’abandi
banyeshuri bose,Ibisubizo:
Muri ibi bibazo, umwarimu agenzura niba ibisabwa kuri buri ntangiriro y’ikibazo
byubahirizwa, agashyira ingufu aho bikenewe.• Imyitozo nyagurabushobozi
1. a) Ririmba indirimbo “Iby’iwacu” (Isomo rya 3, indirimbo ya gatatu) uyiherekeresha
kamwe mu dukoresho twirangira kandi wubahiriza injyana n’umugendo wayo.
b) Vuga amazina y’ibirunga by’urwanda dusanga muri iyo ndirimbo
c) Ni akahe kamaro ibyo birunga bifitiye u Rwanda muri rusange?
2. Tanga ingero z’ibiyaga byo mu Rwanda bivugwa muri iyo ndirimbo?
b) Ibiyaga bidufitiye akahe kamaro mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza?
3. Ni gute twabungabunga ibyo byiza bitatse uRwanda?Ibisubizo:
1. a) Umunyeshuri aririmba indirimbo agaragaza imbamutima zose ziri mu ndirimbo
( kumwenyura, gukoma amashyi guherekeresha agakoresho kirangira indirimbo).
b) Amazina y’ibirunga by’u Rwanda harimo:
•• Kalisimbi, Muhabura, Gahinga, Bisoke na Sabyinyo
c) - Bicumbikiye ingagi zikurura ba mukerarugendo baza kuzisura bakaduha amadevize
(Amafaranga y’amanyamahanga)
•• Amashyamba yo kuri ibyo birunga aduha umwuka mwiza duhumeka kandi
agakururaimvura.
2. a) Ingero z’ibiyaga byo mu Rwanda harimo:
•• Kivu, Burera, Ruhondo, Rwanyakizinga, Muhazi, Mugesera, Cyohoha.
b) - Ibiyaga byoroshya ingendo zo mu mazi kujyana cyangwa kuvana ibicuruzwa ahantu
hamwe bijyanwa ahandi.
•• Bicumbikiye amafi atuma tugira ubuzima bwiza iyo tuyariye, akazamura
imibereho y’abarobyi n’imiryango yabo, kandi nabyo bikurura ba
mukerarugendo.
3. Kuri iki kibazo umwarimu asuzuma niba umunyeshuri ashobora gutanga ibisubizo
atekereje we ubwe. Bimwe mu bisubizo kuri iki kibazo:
•• Kurwanya isuri haterwa ibyatsi bifata ubutaka
•• Gutanga amakuru kubantu bangiza ibidukikije nka ba rutwitsi abashimuta
inyamaswa.
•• Kwirinda kumena imyanda mu mazi kuko byangiza ibiyaga n’ibinyabuzima
bibamo.UMUTWE WA GATATU KURIRIMBA INDIRIMBO NYARWANDA ZIHEREKEJWE N’UMUDIHO
3.1Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Kujyanisha indirimbo n’umugendo3.2.Ubushobozi shingiro
Kuririmba, kwigana neza ijwi yumvise, kuririmbana n’abandi, kubahiriza injyana y’indirimbo, no kuririmbira mu ruhame. Gufatanya n’abandi, kubana neza n’abandi, kwigirira ikizere, gutinyuka kuvugira
mu ruhame, no kugira umuco w’ubumwe n’ubwiyungeIntego rusange
• Kujyanisha ijwi, intambwe n’amaboko
• Gutahura injyana z’indirimbo n’imbyino zinyuranye.
• Kuririmba no kubyina mu ruhame wubahiriza umugendo n’injyana
by’indirimbo
• Kugira imigenzo mbonezabupfura3.4. Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho
• Umuco w’amahoro:
Ibi bigaragarira mu gutega amatwi mu gihe umwarimu yigisha indirimbo n’igihe baririmbira mu matsinda atandukanye bahana n’ibitekerezo mu bwumvikane.• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi:
Bigaragara mu gihe umwarimu ahuza abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu mu matsinda kugira ngo baririmbire hamwe. Icyo gihe, asaba abanyeshuri gukora amatsinda adaheza akanabaha amahirwe angana mu gutanga ibisubizo, ibitekerezo n’ubundi bwunganizi.• Uburezi budaheza:
Hari abanyeshuri badafite ubushobozi bwo kwigana neza umugendo w’indirimbo kubera ko bafite ubumuga bw’ingingo. Abo bana bashyirwa mu matsinda bagakora ibyo babasha, kandi umwarimu akabitaho mu gihe yegera amatsinda. Mu isuzuma, umwarimu abaha amahirwe yo kuririmba, n’ubwo batabikora neza
nk’abandi akabashimira ibyo babashije gukora. Hari abanyeshuri bagira ipfunwe ku buryo badashobora kuririmbira mu ruhame. Nabo bajya mu matsinda, bagenzi babo ndetse n’umwarimu bagakomeza kubatera akanyabugabo, noneho mu isuzuma, umwarimu akabashimira ibyo bagerageje gukora.3.5.Uburyo bwo gutangira umutwe
Mwarimu yinjiza abanyeshuri mu isomo atanga umwitozo wo kuririmba. Bashobora kuririmba umwe umwe ku giti ke cyangwa bakaririmba bari mu itsinda rito, bakaririmba indirimbo bazi cyangwa imwe mu zo bize mu mitwe yabanje.
Urutonde rw’amasomo agize umutwe wa gatatu3.7. Ibiteganywa gukorwa mu gihe k’isomo nyir’izina
Mu ntangiriro
• Kwereka abanyeshuri amashusho cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri amashusho cyangwa amafoto yateguye agendanye n’isomo.
• Gusaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ayo mashusho cyangwa amafoto, akanababaza utubazo dutandukanye tuganisha ku isomo ry’umunsi.Mu somo nyir’izina
• Gutega amatwi indirimbo nshya: umwarimu aririmba inshuro imwe yitonze, ashyiramo amarangamutima ashoboka.
• Gusubiramo ubwa kabiri, agasaba abanyeshuri gutega amatwi bakumva neza amagambo avugwa muri iyo ndirimbo n’injyana
• Kwitegereza no kwigana umugendo w’indirimbo: umwarimu yerekana uko indirimbo iririmbwa hubahirizwa umugendo wayo
• Gusaba abanyeshuri kuvuga niba hari amagambo mashya bumvise badasobanukiwe
• Gusobanura amagambo mashya, ayo abanyeshuri batanze n’andi yateguwe n’umwarimu
• Gusobanurirana muri make icyo iyo ndirimbo ivuga
• Kwigana indirimbo nshya: umwarimu aririmba igika kimwe, abanyeshuri bagasubiramo. Iyo birangiye, umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba indirimbo yose akajyana nabo.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba bonyine, nyuma bakaririmba bajyanisha ya ndirimbo n’umugendo wayo, bubahiriza injyana yayo.Isuzuma:
Kuririmba: umwarimu asuzuma ko abana bashoboye kuririmba bigana neza ibivugwa mu ndirimbo kandi bajyanisha n’umugendo wayo, asaba umunyeshuri umwe umwe kuririmba igice kimwe k’indirimbo. Bashobora no kubikorera mu
matsinda.Isomo rya mbere: Indirimbo zivuga ku kinyabupfura
a) Intego zihariye:
• Kwigana ibivugwa mu ndirimbo
• Kugorora amaboko no kunoza ijwi mu ndirimbo
• Kurushaho kwigirira ikizere no gutinyuka kuririmbira mu ruhame
• Kujyanisha indirimbo n’umugendo
• Kugira imigenzo mbonezabupfurab) Imfashanyigisho:
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’ubupfura
(umuntu uri gusuhuza abandi, guha umuntu ukuruta icyicaro, kudaca
undi mu ijambo igihe avuga n’ibindi.)
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.c) Uko isomo ritangwa:
i) Intangiriro:
Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda. Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi cyangwa bize. Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:Ingero: 1. Vuga ibintu byose uzi biranga umwana ugira ikinyabupfura arubaha, aritonda, Ntasuzugura, asubiza neza iyo bamubajije,...
2. Ni iki wafasha mugenzi wawe mungana urangwa no kugira imico mibi? Kumuha urugero rwiza mu myitwarire, kumugira inama buri gihe.ii) Isomo nyirizina:
• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’ubupfura yifashishije imfashanyigisho yitwaje. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo cyangwa amafoto.Indirimbo zo kwiga:
Umwarimu yigisha ndirimbo ikurikira yabanje kuyumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kuyiga, kugira ngo arebe ikwiranye n’umwanya afite.Indirimbo: Ikinyabupfura ni ingenzi
Inyikirizo: Ikinyabupfura ni ingenzi,
tukigire twese, bizatugirira akamaro.
Turangwe no kumvira ababyeyi,
twubahe n’abarimu
Turangwe no kubaha abaturuta ndetse n’abo tungana
.
iii. Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye n’insanganyamatsiko.A. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
Ikinyabupfura ni ingenzi Ni ibihe bikorwa biranga umwana ugira ikinyabupfura? Ugendeye ku ndirimbo wize, vuga akamaro ko kugira ikinyabupfura.Isomo rya kabiri: Indirimbo zivuga ku isuku no ku bidukikije
a) Intego zihariye:
• Kugorora amaboko no kunoza ijwi mu ndirimbo
• Kurushaho kwigirira ikizere no gutinyuka kuririmbira mu ruhame
• Kujyanisha indirimbo n’umugendo
• Kugira isuku no kwita ku bidukikijeb) Imfashanyigisho:
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’isuku no kubungabunga ibidukikije (umwana uri koga, kumesa imyenda, gukubura mu rugo, guharura ibyatsi mu rugo n’impande zaho, gutera ibiti, kuhira ibiti, indabo n’ibindi, kwirinda gukinira mu busitani n’ibindi.)
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.
c) Uko isomo ritangwa:i) Intangiriro:
• Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi cyangwabize ivuga ku isuku no kubungabunga ibidukikije.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku
isomo ry’umunsi:Ingero:
1. Vuga ibyiza byo kugira isuku.
= Biturinda indwara ziterwa no kugira umwanda, biduhesha agaciro
2. Ni ibihe bikorwa bigaragaza isuku ukwiriye gukora?
= Gukaraba buri munsi, kumesa imyenda, gukuraho ibihuru bikikije
urugo, gukubura no gukoropa munzu ndetse no hanze yayo n’ibindi.
3. Ibidukikije ni iki?
= Ni ibintu byose bituzengurutse bigaragara aho dutuye n’aho tunyura.
4. Tanga urugero rw’ibidukikije waba uzi.
= Amashyamba, imigezi, imisozi, ibiyaga, amazu.ii. Isomo nyir’izina
• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’isuku no kwita ku bidukikije yifashishije imfashanyigisho yitwaje. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo cyangwa amafoto.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo tuganisha ku isomo ry’umunsi ashingiye ku mfashanyigisho yifashishije.Indirimbo zo kwiga:
Umwarimu ahitamo imwe muri izi ndirimbo yabanje kuzumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kuziga, kugira ngo arebe ikwiranye n’umwanya afite.Indirimbo ya 1: Gira isuku
Gira isuku munyarwanda, kuko ari yo soko y’ubuzima Ni ukuvuga ko iyo urangwa n’isuku, uba wikingiye indwara nyinshi
1. Isuku irage ituranga aho turi hose tuyigire Irangwe aho tuba mu ngo zacu, ndetse n’inkengero zaho zose.
2. Umubiri nawo kandi buri gihe tuwugirire isuku. Ni ngombwa kunyura hose ukeye, nibwo uzaba umuntu ukwiye
agaciro
Indirimbo ya 2: Ibidukikije
Ibidukikije ni ingirakamaro muze tubibungabunge
1. Turwanye ba rutwitsi, tubarwanye.
2. Turwanye ba rushimusi, tubarwanye.
3. Dutere ibiti byinshi, tubitere.
iii.Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye n’insanganyamatsiko.A) Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.A) Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Gira isuku :
a. Kuki ari ngombwa kugira isuku aho turi hose?
b. Vuga ahantu hatandukanye tugomba kugirira isuku2. Ibidukikije :
a.Kuki tugomba kubungabunga ibidukikije?
b. Tanga ingero z’ibikorwa bitandukanye byangiza ibidukikije.
c.Vuga nibura ibikorwa bitatu wakora bijyana no kwita ku bidukikije
d. Ni iki wakora ubonye umuntu urimo kwangiza ibidukikije?Isomo rya gatatu : Indirimbo zivuga ku bumwe n’ubwiyunge
a)Intego zihariye:
•• Kwigana ibivugwa mu ndirimbo
•• Kugorora amaboko no kunoza ijwi mu ndirimbo
•• Kujyanisha indirimbo n’umugendo
•• Kugira imigenzo mbonezabupfura iganisha ku bumwe n’ubwiyungeb) Imfashanyigisho:
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge (Kubakira umuntu, gusaba imbabazi uwo wahemukiye, guhoberana nk’ikimenyetso cyo gutanga imbabazi, kunga abagiranye ibibazo n’ibindi.)
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.c) Uko isomo ritangwa
i) Intangiriro
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba indirimbo iyo ari yo yose bazi ivuga ku bumwe n’ubwiyunge. Bashobora kuririmbira hamwe iyo ari indirimbo bose bazi cyangwa se umwe uyizi akayiririmbira bagenzi be.
• Mwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:Ingero: 1. Iyo mugenzi wawe agukoreye amakosa ubyitwaramo ute?
= Birambabaza, ndarakara, ndamutonganya,...
2. Wakora iki kugira ngo uwo wakosereje mwongere mube inshuti?
= Namusaba imbabazi
3. Wakwitwara ute uwakubabaje aramutse aje kugusaba imbabazi?
= Namubabariraii. Isomo nyir’izina:
• Abanyeshuri bajya mu matsinda, bakaririmba indirimbo bazi cyangwa
bize.
• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bigaragara ku mfashanyigisho yitwaje. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo cyangwa amafoto.
Indirimbo zo kwiga: Umwarimu ahitamo imwe muri izi ndirimbo yabanje kuzumva neza (akoresheje
igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kuziga, kugira ngo arebe ikwiranye n’umwanya afite.Indirimbo ya 1: Turi abavandimwe
Banyarwanda twese turi abavandimwe Abato n’abakuru, turangwe n’imbabazi kandi turwanye inzangano
Tugire umutima n’umuco w’ubwiyunge
1. Twirinde amacakubiri, tugire umutima n’umuco w’ubwiyunge
2. Turwanye icyazana inzangano, tugire umutima n’umuco w’ubwiyunge
3. Twimakaze umuco w’amahoro, tugire umutima n’umuco w’ubwiyunge
4. Twubake inganzo y’amahoro, tugire umutima n’umuco w’ubwiyunge
iii) Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye n’insanganyamatsiko.A. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa
mu ntangiriro y’uyu mutwe.B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Turi abavandimwe
a) Ni ibihe bikorwa bigaragaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge?
B) Tanga urugero rw’ibikorwa bishobora guteza amakimbirane mu bantu.
c) Tanga urugero rw’ibikorwa bishimangira imibanire myiza y’abantu.
D) Ni iki wakora igihe wakosereje mugenzi wawe?Isomo rya kane : Indirimbo zivuga ku muco nyarwanda
a) Intego zihariye:
• Kwigana ibivugwa mu ndirimbo
• Kugorora amaboko no kunoza ijwi mu ndirimbo
• Kujyanisha indirimbo n’umugendo
• Kurangwa n’umuco nyarwandaa) Imfashanyigisho:
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibikorwa by’umuco nyarwanda (Kwambara neza wikwije, kubyina imbyino nyarwanda intore zihamiriza, kwakira neza abantu n’ibindi bikorwa by’imbonezabupfura bigaragaza umuco nyarwanda
• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.c) Uko isomo ritangwa
i.Intangiriro:
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba indirimbo iyo ari yo yose bazi ivuga ku muco nyarwanda. Bashobora kuririmbira hamwe iyo ari indirimbo bose bazi cyangwa se umwe uyizi neza akayiririmbira bagenzi be bamuteze amatwi.
• Mwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’umunsi:Ingero: 1. Muvuge bimwe mu bintu biranga umuco nyarwanda.
= Kubyina, guhamiriza (intore), gutabarana, gukunda igihugu, kwakirana urugwiro
abatugana, imyambarire (imikenyero n’imyitero), kuvuga ururimirumwe, ubukwe n’ibindi.
2. Ugendeye ku biranga umuco nyarwanda ni iki cyakwereka ko umuntu
yataye
umuco?
= kwambara nabi, gusahinda, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.Iii. somo nyir’izina
• Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza umuco nyarwanda bigaragara ku mfashanyigisho ari bukoreshe. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje.
• Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo cyangwa amafoto.
• Umwarimu abaza abanyeshuri utubazo dukurikira, tuganisha ku isomo ry’umunsi:Ingero: ni ibiki mubona kuri ibi bishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza umuco nyarwanda?
Indirimbo zo kwiga:
Umwarimu yigisha indirimbo ikurikira yabanje kuyumva neza (akoresheje igikoresho cyumvikanisha indirimbo) no kuyiga,Indirimbo: Umuco w’iwacu
Dukunde umuco w’iwacu udutoza ubupfura n’indangagaciro by’umuco nyarwanda bigatuma tugira agaciro mu bantu
1. Mu muco w’iwacu, harimo gutabarana, harimo gufashanya tukabana mu mahoro.
2. Mu muco w’iwacu, harimo kugira isuku, harimo no kubyina ndetse no guhamiriza.
3. Mu muco w’iwacu, harimo no gusangira, harimo gutarama tukunguka ubumenyi
4. Mu muco w’iwacu, harimo kugira urugwiro, harimo gukundana tukakira neza abatugana.
5. Mu muco w’iwacu harimo no kwambara neza harimo kwiyubaha tukihesha
agaciro
iii. Isuzuma
Isuzuma rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazo ibijyanye n’insanganyamatsiko.A. Kuririmba
Umwarimu akoresha isuzuma ryo kuririmba, yubahiriza ibigenderwaho bivugwa mu ntangiriro y’uyu mutwe.B.Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Dukunde umuco w’iwacu (Kazindutsi Jean Damascene)
• Vuga ibintu bitandukanye biranga umuco nyarwanda bivugwa muri iyi ndirimbo.
• Muri byo ni ibihe bigaragaza umuco nyarwanda mu gace k’iwanyu?
• Ugendeye ku ndirimbo wize, vuga ibyiza dusanga mu muco nyarwanda.
• Ese ni ngombwa gukomera k’umuco nyarwanda?
Sobanura• Tanga urugero rufatika rugaragaza umuntu wataye umuco
nyarwanda mu byerekeye:
a) Imyambarire
b) imitwarire
• Vuga ibintu byose waba uzi bitandukanya umwana ufite uburere
bwiza n’umwana Udafite uburere bwiza.Isomo rya gatanu: Indirimbo zivuga ku Mana
a). Intego zihariye:
• Kwigana ibivugwa mu ndirimbo
• Kugorora amaboko no kunoza ijwi mu ndirimbo
• Kurushaho kwigirira ikizere no gutinyuka kuririmbira mu ruhame
• Kujyanisha indirimbo n’umugendo
• Kubaha no gukunda Imanab. Imfashanyigisho:
• Ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibiremwa by’Imana
n’ubudahangarwa bwayo (abantu, ukwezi, inyenyeri, isi, ibikoko
bitandukanye ibiti indabo n’ibindi.)• Ibikoresho bitandukanye byumvikanisha indirimbo.
c. Uko isomo ritangwa:
i) Intangiriro:
Umwarimu afasha abanyeshuri kujya mu matsinda.
Umwarimu asaba abanyeshuri kuririmba indirimbo iyo ari yo yose ivuga ku Mana hatitawe ku idini iryo ari ryo ryose. Bashobora kuyiririmba nk’itsinda cyangwa umwe umwe hanyuma akababaza utubazo dutandukanye, tuganisha ku isomo ry’uwo munsi:Ingero: 1. Ni nde waremye ibi byose mubona: abantu, isi, ibiti ukwezi izuba
n’ibindi.
= Ni Imana
2. Kuki abantu buri gihe bajya gusenga Imana?
= Baba bayishimira ibyiza ibakorera buri munsi
3. Ese abantu bose basengera mu idini rimwe? Kubera iki?
= Oya. Kubera ko hari uburyo butandukanya abantu bakoresha basenga cyangwa basingiza Imana bitewe nabababwirije ubutumwa bwayo.ii. Isomo nyir’izina:
Kwereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto: umwarimu yereka abanyeshuri ibishushanyo cyangwa amafoto bigaragaza ibiremwa by’Imana bigaragara ku mfashanyigisho y’isomo. Abanyeshuri bo bitegereza ibyo umwarimu abereka, batuje. Umwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo babona kuri ibyo bishushanyo
cyangwa amafoto.Indirimbo zo kwiga:
Indirimbo ya 1: Imana iradukunda
Imana ni nziza Imana ni nziza
Isumba byose iradukunda
1. Niyo yaremye isi n’ijuru, Imana iradukunda.
2. Niyo mahoro niyo mizero, Imana iradukunda.
3. Nzayikorera nzayibyinira, Imana iradukunda
Indirimbo ya 2: Imana ni nziza
Imana ni nziza, Imana ni nziza niyo
Rukundo rwahebuje, Imana ni nziza we!
1. Ni yo nyir’impuhwe nyinshi, Imana ni nziza we!
Ni nyir’imbabazi nyinshi, Imana ni nziza we!
ni yo nyir’ubuntu bwinshi, Imana ni nziza we!
2. Ni yo dukesha ubu buzima, Imana ni nziza we!
Ni yo dukesha kuramba, Imana ni nziza we!
Niyo dukesha kuramuka, Imana ni nziza we!iii. Isuzuma
rikorwa mu byiciro bibiri: ibibazo bijyanye no kuririmba n’ibibazoibijyanye n’insanganyamatsiko.A. Kuririmba
Mwarimu asuzuma ko abana bashoboye kuririmba bigana neza ibivugwa mu ndirimbo kandi bajyanisha n’umugendo, asaba umunyeshuri umwe umwe kuririmba igice kimwe k’indirimbo. Bashobora no kubikorera mu itsinda.B. Ibibazo biganisha ku nsanganyamatsiko y’indirimbo
1. Imana ni nziza
a. Kuki tuvuga ko Imana ari nziza?
b. Vuga ibintu bitandukanye bigaragaza ko Imana ari nziza.2. Imana iradukunda
a. Ugendeye ku ndirimbo wize vuga ibintu bitandukanye bigaragaza ko Imana ikunda abantu.
a. Ni iki wakora kugirango ushimishe Imana ushingiye ku byiza yakugiriye ndetse
n’urukundo ikunda abantu?Incamake y’umutwe wa gatatu
• Muri uyu mutwe wa gatatu wari ufite ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe bwo kuririmba indirimbo hubahirizwa umugendo, wari ufite kandi intego rusange zikurikira:
• Kujyanisha ijwi, intambwe n’amaboko
• Kuririmba no kubyina mu ruhame wubahiriza umugendo n’injyana by’indirimbo
• Kugira imigenzo mbonezabupfura
• Mu ndirimbo ziherekejwe n’umudiho cyangwa zivuga ku kinyabupfura harimo imigenzo n’imigirire igomba kuranga umuntu warezwe neza kandi ufite ikinyabupfura nko kugira ubwitonzi, kudasuzugura, kubaha abakuru n’abo mungana, kwirinda imvugo nyandagazi n’ibindi, ibyo bikajyanishwa no kuririmba indirimbo wubahiriza injyana n’umugendo byayo.
• Mu ndirimbo zivuga ku isuku n’ibidukikije: harimo kurangwa n’isuku aho turi hose nko gukaraba umubiri wose buri munsi, gukaraba intoki igihe umuntu avuye mu bwiherero, kumesa imyambaro buri gihe, gusukura mu rugo no mu nkengero zaho bituma twirinda
indwara ziterwa no kugira umwanda, gufata neza no kubungabunga ibidukikije birimo nk’amashyamba, imigezi, ibyanya by’inyamaswa hirindwa kubyangiza, kumena no kujugunya imyanda aho tubonye hose.
• Mu ndirimbo zivuga ku bumwe n’ubwiyunge harimo kugira umuco w’ubugwaneza, kudahemukirana, guca bugufi, gusaba imbabazi uwo wahemukiye, kudaheranwa n’agahinda cyangwa umujinya w’uwaguhemukiye, kwiremamo umuco wo kwakira no gutanga
imbabazi.
• Mu ndirimbo zivuga ku muco nyarwanda harimo kwimakaza no gusigasira umuco nyarwanda, guhuza imico itandukanye y’ahandi mu gihugu n’umuco w’aho utuye no kugira uburere bwiza bukwiye umwana w’u Rwanda.
• Mu ndirimbo zivuga ku Mana harimo kumenya ko Imana ari yo Muremyi wa byose, ko ntawe ukwiye kwanga undi abitewe n’uko asa, uko areshya, uko yavutse, kuko abantu bose baremwe mu ishusho y’Imana kandi ntawahisemo kuvuka no kuvukira aho atuye.Isuzuma risoza umutwe wa gatatu
1. Ni ibihe bikorwa biranga umwana ugira ikinyabupfura?
2 Ugendeye ku ndirimbo wize, vuga akamaro ko kugira ikinyabupfura
3 Umwana warezwe neza asubiza ate mu ishuri iyo hari icyo umwarimu amubajije?
4.Umwana ushaka kugira ikinyabupfura yitwara ate iyo ari kumwe n’abantu bakuru?
5.Vuga ibintu byose waba uzi bitandukanya umwana ufite uburere bwiza n’umwana udafite uburere
6. Kuki ari ngombwa kugira isuku aho turi hose?
7. Ririmba neza indirimbo twize ivuga ku bumwe n’ubwiyunge wubahiriza umugendo.
8. Kuki tugomba kubungabunga ibidukikije?
9. Tanga ingero z’ibikorwa bitandukanye byangiza ibidukikije.
10. Ugendeye ku ndirimbo wize vuga ibintu bitandukanye bigaragaza ko Imana ikunda abantu.Ibisubizo biteganyijwe
1. Kugira ubwitozi, kudakubagana, gusubiza igihe abajijwe, kudaca abandi mu ijambo, Gusuhuza abakuru, kumvira ababyeyi.
2. Umwana ufite ikinyabupfura agirirwa ikizere, agira n’agaciro mu bandi.
3. Asubizanya ubwitonzi kandi mu kinyabupfura yirinda imvugonyandagazi.
4. Atega amatwi inama bamugira, arabubaha, ashobora no kubaza ibyo adasobanukiwe akabikora mu kinyabupfura.
5. (a) Umwana ufite uburere bwiza: arubaha, yirinda kuzerera, afasha ababyeyi imirimo yo murugo (imirimo itavunanye iri mu kigero ke), iyo avuye ku ishuri yihutira gutaha, akunda bagenzi be, agisha inama
ababyeyi.
(b) Umwana udafite uburere: Arasuzugura (bagenzi be, ababyeyi be n’abamuruta), ajya kuzerera nta ruhushya, ariba, akoresha imvugo nyandagazi, aratukana.
6. Kugira isuku biturinda indwara ziterwa no kugira umwanda, bituma dusa neza.
7. Umwarimu asuzuma niba indirimbo iririmbwa neza hubahirizwa injyana yayo.
8. Ibidukikije bidufitiye akamaro kanini harimo: kuduha umwuka mwiza, gukurura imvura, ubwihugiko bw’ibinyabuzima (inyamaswa z’ubwoko bwose), bikurura ba mukerarugendo bakazana amadovize (amafaranga yo mu mahanga), gusukura ikirere. Turabikoresha mu bintu bitandukanye, n’ibindi.
9. Gutema amashyamba no kuyatwika, kumena imyanda ahatabugenewe, kwica inyamaswa, kumena imyanda mu mazi, kwituma ku gasozi, kwihagarika aho ubonye hose, kuragira amatungo ku gasozi n’ibindi.
10. Itugirira impuhwe iyo twacumuye, Yatwoherereje umwana wayo ngo aducungure, idusezeranya ubugingo bw’iteka ni dukora ibyiza, niyo dukesha ubuzima, niyo dukesha kuramba, ni nyir’ubuntu buhebuje,
yaturemye mu ishusho yayo, yaduhaye ubwenge n’umutima.
Icyitonderwa: Kuri ibi bisubizo byateganyijwe Umwarimu ashobora kongeraho
ibindi no kwemera ibindi bisubizo byatanzwe n’abanyeshuri mu gihe abona ko
bijyanye n’ibibazo byabajijwe.Imyitozo y’inyongera
Imyitozo nzamurabushobozi:
Ririmba indirimbo iyo ariyo yose mwize mu ishuri ivuga ku Mana. Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kutanoza ijwi neza cyangwa kudahuza neza indirimbo n’umugendo wayo. Umwarimu agerageza kuririmbana na we, uko atera agatambwe akamusaba gusubiramo: Ririmba indirimbo “Ibidukikije” (reba mu isomo rya kabiri indirimbo ya kabiri) Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo gufata mu mutwe.
Umwarimu amusaba kuririmba agace gato k’indirimbo, agenda agasubiramo, nyuma akaririmba nk’igika cyose kugeza aririmbye indirimbo yose: Ririmba indirimbo mwize muri iki gihembwe ivuga ku kinyabupfura. Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ikibazo cyo kugira ubwoba bwo kuririmbira mu ruhame. Umwarimu asaba umunyeshuri kumuririmbira
we ubwe, yabikora neza akamusaba kuririmbira mu itsinda, yabikora neza
akamusaba kuririmbira imbere y’abandi banyeshuri bose:
Ririmba indirimbo “Gira umunsi mwiza” indirimbo ivuga ku kwifuriza umunsi mwiza uwizihiza isabukuru y’amavuko.
Iki kibazo gihabwa abanyeshuri bagaragaje ubushobozi buke bwo kwigana ibivugwa mu ndirimbo cyangwa kugaragaza imbamutima zikubiye mu ndirimbo: aha, asaba abana nka bane akabicaza ahantu, hanyuma agasaba umunyeshuri uhabwa uwo mwitozo kuririmba indirimbo ku kwizihiza isabukuru y’amavuko, akayiririmba abwira ba bana, buri wese amuvuga mu izina kandi amureba, anamukoraho.
Ibisubizo:
Muri ibi bibazo, umwarimu agenzura niba ibisabwa kuri buri ntangiriro y’ikibazo
byubahirizwa, agashyira ingufu aho bikenewe.• Imyitozo nyagurabushobozi
1. a) Ririmba indirimbo “Tubungabunge ibidukikije” (Isomo rya 2, indirimbo ya kabiri) wigana neza ibivugwamo kandi wubahiriza injyana
n’umugendo wayo.
b) Sobanura icyo wakora kugira ngo ubungabunge ibidukikije biri aho
utuye
2) a) Ni iki wakora ubonye umuntu (abantu) urimo kwangiza ibidukikije?
b) Tanga urugero rw’ibidukikije biri aho utuye bikwiye kubungabungwa.Ibisubizo:
1. a) Umunyeshuri aririmba indirimbo agaragaza imbamutima zose ziri mu
ndirimbo (kubyina, kumwenyura, gukoma amashyi...).
b) Bimwe mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije:
• Gutera amashyamba
• Gutera ubusitani mu rugo, ku ishuri n’ahandi hose hashoboka
hateganijwe
• Kwirinda kumena cyangwa kujugunya imyanda aho tubonye
• Kutituma cyangwa kwihagarika ku gasozi
• Kurwanya isuri haterwa ibyatsi bifata ubutaka
• Gutanga amakuru kubantu bangiza ibidukikije nka ba rutwitsi
abashimuta inyamaswa.
2. a) Kuri iki kibazo umwarimu asuzuma niba umunyeshuri ashobora gutanga ibisubizo
• atekereje we ubwe. Bimwe mu bisubizo kuri iki kibazo:
• Kumusobanurira akamaro k’ibidukikije gutanga amakuru kandi ku gihe
b)
• Amashyamba
• imigezi
• ubusitani buteyemo ibyatsi n’ibitiIBITABO BYIFASHISHIJWE
Emma D. (1970). Children discover music and dance, New York
Judy T. (1990). Understanding music, London
Ministry of Education, REB 2015. Integanyanyigisho y’Ubugeni n’Ubuhanzi, Ikiciro cya
mbere cy’amashuri abanza, Kigali
Ministry of Education, NCDC (2010) Teacher’s music reference book in primary school,
Kigali
Iki gitabo kigenewe umwarimu wigisha isomo rya Muzika mu mwaka wa kabiri
w’amashuri abanza. Ni igitabo kijyanye n’integanyanyigsho ivuguruye ishingiye
ku bushobozi yemejwe na Minisiteri y’uburezi muri Mata 2015. Ibiri muri iki gitabo
bibumbatiye indangagaciro z’umuco nyarwanda zigaragara mu nteganyanyigisho.
Iki gitabo kizafasha umwarimu nk’imwe mu mfashanyigisho azakenera mu kwigisha
isomo ry’ubuhanzi/Muzika. Gikoze ku buryo umwarimu wigisha ahera ku byo umwana
azi, abona mu buzima bwa buri munsi, bikamufasha kwivumburira ibishya. Umunyeshuri
ahabwa uruhare runini mu bikorwa bimugeza ku bumenyingiro n’ubukesha bizamufasha
guhinduka neza, afite icyo ashobora gukora cyamuteza imbere, ndetse kigateza imbere
n’umuryango rusange w’abantu.
Si ihame gukoresha ibikoresho byakoreshejwe muri iki gitabo gusa, umwarimu
ashobora kwifashisha ibindi bikoresho biboneka aho atuye, ikigamijwe ni ukubakamo
umunyeshuri ubushobozi mu byerekeye ubuhanzi/Muzika.
3.1Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
3.2.Ubushobozi shingiro