Topic outline

  • Akamaro k’ineza


    Habayeho umugabo abyara umwana w’umukobwa amwita Nyiragahinda.  Akaba Nyiragahinda koko, izina ni ryo muntu. Uwo mukobwa aza kumererwa nabi. Ndetse  se na nyina baza gupfa. Noneho ashaka aho ajya kwihakirwa ariko akaba yari arwaye ibisebe.  Ajya guhakwa iruhande aho ngaho ibwami. Bari aborozi bafite inka nyinshi cyane. Ubwo inka zataha akicara mu muryango inka zikamurigata. Zajya kwanduruka zikabanza zikamurigata zikabona kwanduruka. Ndetse babonye zimukunze cyane, zajya no gushoka bakamujyana ku iriba na none zikamurigata zikabona kunywa zikamererwa neza.

    Umunsi umwe, nyirabuja aza kumureba nabi aravuga ati: “Hari umunsi uriya mukobwa witwa Nyiragahinda azatumaraho inka kandi azimarishije ineza ye”. Yarazihanaguraga mu mpanga, akazihanagura ku mazuru, nuko akazibwira neza kuko na zo zamukundaga. Nyirabuja aza kumufata nuko acukura icyobo amurohamo. Inka zitashye zigeze ku irembo zumva Nyiragahinda ntazihumurira, zihera ko zabira cyane zimushaka.  Uwo munsi ntizasinzira, ndetse zanga no gukamwa. Barekura inyana zazo inka zikazitera imigeri.  Nuko haza kuboneka akanyamanza gahagarara ku gikingi cy’irembo gatangira karirimba kati:“Inka zanze kunywa zabuze Nyiragahinda, inka zanze gukamwa zabuze Nyiragahinda, inka zanze izazo zabuze Nyiragahinda.” Nuko akanyamanza bakagatera ibuye kakigendera. Bwacya bajya kumva bikaba uko. 

    Noneho inka havamo eshanu zirapfa zizize kutarya no kutanywa, zizize kudakamwa, zizize kutonsa izazo, kuko zabuze Nyiragahinda. Rero baza kubaza aho yagiye, ndetse umwami nyiri urugo aza gutongana ati: “Nyiragahinda wange yagiye hehe ko amatungo yange agiye kunshiraho”? Umugore abirebye aherako azana Nyiragahinda ati: “Ngiri ishyano ryanyu ryaje ahangaha ni ryo ryaje kuzansimbura”! Amushyize ahagaragara Nyiragahinda na we yanga kunywa, yanga kurya, yanga gukora ibyiza, bitewe n’uko yari yarababaye. Ati: “Kereka munyihereye amata”. Nyiragahinda ntiyabashaga guhaguruka kuko yari amaze guhinamirana, noneho baramuterura bamuterera mu gicuba cyarimo amata. Nuko amata amurekaho noneho bamuteruramo. Bagiye kumukuramo basanga yabaye mugari, baherako baterura cya gicuba, bagitura hasi kugira ngo kibe cyaribora avemo. Bagituye hasi avamo abaye muzima bya bisebe byose byarakize.  Nuko inka ziherako zirarisha, ziranywa, ziranezerwa, ziraganga, kuko zari zimaze kubona inshuti yazo Nyiragahinda. Ubwo noneho umwami aravuga ati: “Uyu mukobwa Nyiragahinda ni we nkesha gutunga. None ubwo mukesha gutunga nkwiye no kumurongora”. Umwami arongora Nyiragahinda aba umugore we.

    Nyiragahinda yagiye ajya guhakwa nuko birangira ahindutse umugore w’umwami kubera kugira neza. Ku bw’izo mpamvu rero ineza iruta byose kandi ineza yiturwa indi. Iyo ataza kugirira neza za nka ntabwo yazaga kurongorwa n’umwami. Iyo aza kuzicyaha ntabwo ziba zaramukunze kugeza ubwo nyirabuja amugirira ishyari. Si ge wahera hahera umugani.




    Gusesengura umugani muremure n’uturango twawo

    Umaze gusoma umwandiko “Akamaro k’ineza” usanga utangira ute? Usoza ute? Ese imyandiko yose ni ko itangira?

     Uratekereza ko ari ukubera iki uriya mwandiko wo utangira utyo? Usibye uburyo utangiye n’uko usozwa, hari ikindi usanga cyaba gitandukanya uyu mwandiko n’indi wize cyangwa wasomye? Sobanura.

     Inshoza y’umugani muremure 

    Tugendeye ku bivugwa mu mugani, dusanga umugani muremure ari igihangano giteye nk’inkuru yiganjemo

    amakabyankuru. Umugani ufatira ku bifatika n’ibidafatika: Abantu, ibintu, ibikoko, imyururu, Imana, urupfu, umuyaga, ubunyerere n’ibindi. Umugani “akamaro k’ineza” urimo abantu: Nyiragahinda, umwami,…amatungo : inka, inyoni (akanyamanza). 

    Akenshi umugani ubara ibidashoboka mu buzima busanzwe, nko kuvugisha ibitavuga. Nko muri uyu mugani akanyamanza karavuga, inka zanga kurisha, gukamwa … kubera ko zabuze ukunda kuzigirira neza, ziritwara nk’izizi ubwenge. 

    Umugani n’ubwo uhera ku nkuru zitabayeho, uba ugamije kwigisha gukora igikwiye cyangwa gukosora amakosa y’imyitwaririre y’abagize umuryango uyu n’uyu. Ni yo mpamvu bavuga ngo “umugani ugana akariho”. Umugani “akamaro k’ineza”,  urigisha kugira neza, “ugira neza ineza ukayisanga imbere”, ukanenga kugira nabi no kugira ishyari.

    Umwadiko “akamaro k’ineza” ni umugani muremure. 

    Iyo tugendeye ku miterere, tubona ko umugani muremure utangirwa na kera habayeho cyangwa  umunsi umwe, ugasozwa na si ge wahera. Ubusanzwe hari amagambo yo gushitura abantu ngo bagutege amatwi, utangire umugani nta n’umwe urangaye. Bene aya magambo abimburira umugani nyiri izina ari ubwoko bwinshi, turafata urugero rumwe aho batangira bagira bati: 

    “Mbacire umugani, mbabambuze umugani, n’uzava i Kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse ku muganda w’inzu

    Ubusa bwaritse ku manga,  umuyaga urabwarurira, agaca karacuranga, uruvu ruravugiriza, Nyiramusambi isabagirira inanga. 

    Akabuye kibiritse kajya epfo, nibirika njya ruguru, imbwa iti: “Mbwee”! Nti: “Gapfe”. Inka iti: “Mbaa”!  Nti: “Kura dukurane mwana w’Imana”. 

    Harabaye ntihakabe, harapfuye ntihagapfe, hapfuye imbwa n’imbeba, hasigaye inka n’ingoma.” 

    Kubera ko imigani bayicaga nijoro, hari igihe abantu bageraga aho bagashaka gusinzira. Mu rwego rwo kubakangura, imigani imwe bayihagikamo uduka turirimbwa. Mu mugani “Akamaro k’ineza” akanyamanza karirimba kagira kati: “Inka zanze kunywa zabuze Nyiragahinda, inka zanze gukamwa zabuze Nyiragahinda, inka zanze izazo zabuze Nyiragahinda”. 

    Kubwira cyangwa kubarira abandi umugani babyita “guca umugani”. Umuntu uca umugani bamwita “gacamigani”.

    Umukoro

    Niba nta mugani wundi uzi, wegere ababyeyi cyangwa abo mubana bagucire umugani muremure nawe uzacira bagenzi bawe mu ishuri. 

    Ingeri z’ubuvanganzo nyarwanda bwo muri rubanda 

    Umaze gusoma umugani “Akamaro k’ineza”  urasanga umugani muremure uri mu buhe bwoko bw’ubuvanganzo? Kubera iki? 

    Inshoza y’ubuvanganzo bwo muri rubanda 

    Inganzo ni ahantu ubundi bakura ibumba bakoresha mu kubumba inkono n’ibindi bikoresho bikoze mu ibumba. Kera umuhanzi yajyaga mu mwiherero akavayo azanye igihangano, akaba ari byo bita ko avuye mu nganzo.  Bityo ubuvanganzo bwo muri rubanda ni ubuvanganzo nyemvugo bukubiyemo ubuhanzi bwamamaye muri rubanda, ubuhanzi bworoshye umunyarwanda abasha kumva no gusobanukirwa. Imvugo yabwo ntihanitse, buri wese yabashaga kuyumva. 

    Ingeri z’ubuvanganzo bwo muri rubanda

    Mu ngeri z’ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda twavugamo: imigani miremire, insigamigani, imigani migufi cyangwa imigenurano, indahiro, ibitekerezo bya rubanda, ibisakuzo, ibyivugo by’amahomvu, amahamba, amahigi, amasare (indirimbo z’abasare), amagorane, ibitongero (mu kuragura, guterekera, kuvura, kugombora…), indirimbo z’imandwa, imbyino, ibihozo (iby’abana n’iby’abageni), ibyidogo by’abahinzi  b’ubudehe cyangwa abandi bantu bitabiriye umurimo wa rusange...

    Turagerageza kuvuga kuri zimwe muri izi ngeri nk’imigani miremire, insigamigani, ibitekerezo byo muri rubanda, imigani migufi, ibisakuzo, ibisingizo n’ibyivugo by’amahomvu. 

    Baciye urwa mbehe 

    Uyu mugani bawuca bakurikije urubanza babonye ko ruciwe nabi ni bwo bavuga ngo “Baciye urwa Mbehe”! Wakomotse kuri Mbehe wo ku Ijwi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo; ahagana mu mwaka wa 1900. Mbehe yari umushi agatura ku Ijwi, ku ngoma ya Rwabugiri. Rimwe rero Abanyarwanda batera Ijwi ritegekwa na Kabego ka Mwendo. Baterayo inshuro ebyiri abaca mu myanya y’intoki, ku ya gatatu arafatwa baramwica. Abanyejwi barimo Nkundiye ya Kabego barayoboka. Rwabugiri abonye ko bamuyobotse Nkundiye akazana amaturo, aramurokora, amurekera uruhande rw’icyo gihugu cya se, urundi arugabira Nyiragisasirintore nyina wa Murinzi w’ingangurarugo, ari we bitaga “Incyahababisha ya Rwuhirandekwe”. 

    Nuko Nkundiye atona kuri Rwabugiri cyane; yari afite umutware witwa Mbehe akamutwarira igice k’Ijwi yasigaranye; ni we wazanaga amakoro kwa Rwabugiri, bituma amenyekana ibwami. Umunsi umwe Rwabugiri araza inkera y’imihigo. Ingabo Nkundiye yatwariraga Rwabugiri zitwaga “Inkeramihigo” zirahiga, na Nkundiye arahiga avuga ko na we ari umugabo. Muri icyo gitaramo hakabamo umwega witwa Giharamagara cya Rwakagara. Yumvise imihigo ya Nkundiye aramubwira ati : “Wabaye umugabo wahakanywe n’ibishahu bya so”? Nkundiye biramurakaza abyuka asubira iwabo ku Ijwi ijoro ryose; arongora n’ingabo ze. Ni yo nkomoko y’umugani ugicibwa n’ubu, ngo “incyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo”! 

    Nkundiye rero amaze kugera iwabo agandisha Ijwi ariyimika. Abatasi bohereza umwe muri bo kubibwira Rwabugiri. Umutasi amena ishyamba yahuranya i Nduga yose n’u Bwanacyambwe asanga Rwabugiri i Rwamagana; asanga ibwami bari mu mihango yo gukura Gicurasi. Rwabugiri amubonye aramumenya amubariza kure ati: “Ko wuhanya aho ku nkiko ni amahoro”? Undi ati: “Nta mahoro Nkundiye yimye Ijwi”!  Rwabugiri akaba inkoni mu ntoki ayesa hasi icikamo kabiri; arahaguruka aboneza irembo ryose atabaye; atabara nta nama, nta mana, nta mugaba, nta kugisha (kuraguza by’ibwami). Ni yo mpamvu abasizi bamwise Katabyagira; kuko aticaraga hamwe, cyangwa ngo agende agishije inama abo bari kumwe. Ubwo rubanda rumuhombokaho. Nkundiye amenye ko Rwabugiri amuteye ashyira ingabo ku cyambu yimiriza Abanyarwanda ngo babure uko bambuka. 

    Wa mugabo Mbehe w’umutware wa Nkundiye, we agira ubwoba; yigira inama yo kwambuka ngo asanganire Rwabugiri amuyoboke. Arambuka aramusanganira, yerekana inzira bambukiramo. Abanyarwanda batoranya abantu b’intwari mu mitwe yose; babagira magana abiri. Barambuka, bageze hakurya barema urugamba. Abanyejwi barabasanganira bararwana. Abanyarwanda basigaye hakuno baboneraho inkunga yo kwambuka, Ijwi barariyogoza; ariko Nkundiye ntiyaboneka. Yaje gupfa ku gitero cya kabiri. Bamaze kuhavogera bafata abantu, Rwabugiri ategeka Mbehe gucira urubanza ukwiye gupfa n’ukwiye gukira. Babateranyiriza hamwe bati: “Ngaho Mbehe tangira”! 

    Uwo akubise amaso wese agasanga ari umuvandimwe we. Mbehe arashoberwa aragingimiranya. Ubwo yaribwiraga ati, “Kubicisha ni bibi; kubireka kandi na bwo ni ukwikorera ishyano”! Igihe akigingimiranya bati : “Cyo Mbehe ca urubanza”! Akareba umwe ati: “Uyu akwiye gupfa cyangwa gukizwa”. Uwo bamweretse wese akavuga atyo. Abahungu babibonye batyo barabiseka, ariko babisekana impuhwe; bamuhakirwa kuri Rwabugiri bati: “Nyagasani buriya yabuze uko agira kandi n’undi wese ni ko yagira: ntawabona abavandimwe be bapfa”! Rwabugiri aragororoka abarokora bose. Kuva ubwo rero, icyo gikorwa cya Mbehe cyamamara mu Rwanda gihinduka iciro ry’umugani; noneho babona urubanza ruciwe nabi (bififitse), ndetse wenda rimwe na rimwe abacamanza babuze uko babikika, bati baciye urwa Mbehe!”

     Guca urwa Mbehe (urubanza): gukirakiranya imberabyombi. 

    Byafatiwe kuri 

    Murihano Benedigito, Ibirari by’insigamigani




    Gusesengura insigamigani

    Dusobanukirwe n’insigamigani 

    Gereranya umwandiko umaze gusoma n’umugani muremure mwize maze werekane ikibitandukanya, utsindagira cyane umwihariko w’uyu mwandiko. Uravuga iki? Ukivuga gute? 

    1. Inshoza y’insigamigani 

    Insigamigani ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda bwa rubanda, zikaba zaragaragariraga cyane, mu mivugire, mu migendere, mu myumvire, mu mikorere no mu mibereho y’ubuzima bw’Abanyarwanda bwa buri munsi. Insigamigani  ni ahantu cyangwa se abantu babaye abagenuzi b’imigani ubwabo cyangwa se inkomoko yayo. Kimwe n’ibindi rubanda bagenuriyeho, bakabigira iciro ry’imigani, nk’inyamaswa, inyoni, imyururu n’ibindi. Aha ni ho hava izina “IBIRARI BY’INSIGAMIGANI”.  Bikaba bishaka kuvuga, inkora y’aho ikintu cyanyuze kigana aha n’aha, bikaba kandi bivuga amayira abakomotseho amagambo yabaye umugani banyuzemo igihe iki n’iki, ku buryo ubu n’ubu, byagenze bitya na bitya. 

    2. Ingeri z’insigamigani 

    Insigamigani zigabanyijemo ingeri ebyiri:

     Hariho insigamigani nyirizina:

     Ni iz’abantu bazwi neza amavu n’amajyo, ku buryo rubanda bemeye kwigana imigirire yabo no mu mvugo isanzwe igakoreshwa, bigahinduka inyigisho y’ihame. Dore nka  Mbehe abura uko acira abavandimwe be urubanza akaruca nabi agira ati: “Uyu akwiye gupfa cyangwa gukizwa”, maze babona umuntu uciye urubanza mu mafuti bakavuga ngo “yaciye urwa mbehe”. Nka Nyiramataza muka Rukari ati: ”Ngiye kwa Ngara”. Kuri Bajeyi ba Sharangabo  bati: “Yarezwe Bajeyi”. Rugaju rwa Mutimbo ati: ”Nguye mu Matsa”! …

    Mbehe, Ngara na Bajeyi  babaye imvano y’imigani, na ho Nyiramataza na  Rugaju rwa Mutimbo  babaye  abagenuzi b’imigani. 

    Hakabaho n’insigamigani nyitiriro: Ni izo ibindi rubanda bagenuriyeho bikaba iciro ry’imigani, mbese nk’impyisi mu nyamaswa iti: ”Harya ko kuvuga ari ugutaruka, nk’iriya Musheru ipfana iki na Mutamu”?  Nk’inyombya mu nyoni yahagaze mu itongo rya Rugaju iti: “Mbatere akari aha” ! Nk’igikeri mu myururu, bati: “Gikeri utahe n’intashya”, kiti: “Mfana iki n’ibiguruka”? Burya ibyo byose uko ari bitatu, babitwerereye amagambo y’abantu bahishiriye kubera umwanya bafite mu gihugu cyangwa se mu muryango wubashywe. Si byo ubwabyo byivugiye ayo magambo.

    3. Imirangururire y’insigamigani 

    Barangurura ibirari by’insigamigani, bagaragaza inkora naka yanyuzemo ubwe, cyangwa iyo Gacamigani we yahimbiye kunyuzamo ikindi yitiriye amageza yavuyemo umugani bati: “Umugani uyu n’uyu wakomotse kuri naka na kanaka cyangwa se na nyiranaka”. 

    4. Itandukaniro hagati y’umugani muremure n’insigamugani 

    Umugani uvuga ibintu bitabayeho ugamije kwigisha ukoresha amakabyankuru. Ngo umugani ugana akariho. Batangira umugani bavuga ngo kera habayeho, bagasoza bavuga ngo si ge wahera. Mu gihe insigamugani yo itangira ivuga igihe runaka kizwi, abavugwa akaba ari abantu bazwi cyangwa se imyitwarire batsindira ibindi biremwa ariko bashaka kuvuga ibibaho mu mibanire.



    Habayeho abagabo babiri, umwe akitwa Butati undi na we akitwa Nzabuheraheza. Butati yari atuye i Nduga, Nzabuheraheza atuye i Buganza; bombi bari abanyabwenge. Umunsi umwe, Butati ati: “Nzajya guhahira amasaka i Buganza”. Baramubwira ngo keretse najyanayo inyama, naho ibindi ntibakibikunda. Butati ati: “Ngicyo ikitabuze”. Areba ikimasa agikubita intorezo arakigusha, barakibaga, barakirya, bacira abo bari basanzwe basangira na bo, hasigara ibigufa, Butati arabihambira aragenda ajya guhaha. 

    Nzabuheraheza w’i Buganza na we ati: “Ngiye guhaha i Nduga”. Ni ko kubwira umugore ati: “Jya guhura amasaka maze nzigire i Nduga. Nzajya kwihahirayo numvise ko hahahika”. Umugore arayahura arayagosora arayatereka. Umugabo aramubwira ati: “Ndundarundira n’uriya murama, ni wo nzajyana guhahisha”. Umugore arawuyora barawuhambira. Mu gitondo Nzabuheraheza yikorera uruboho rwa wa murama, aragenda no kuri Nyabarongo, ahahurira na Butati na we ajya guhaha. Bararamukanya, baricara baraganira, basangira impamba bari bafite, bavuga n’uko bazinduwe no kujya guhaha. Butati ati: “Ge mfite inyama, none ngiye i Buganza gushaka akabuto k’udusaka”.  Nzabuheraheza na we ati: “Ge mfite amasaka, none ndimo ndajya i Nduga guhaha inyama.” Bombi bati: “Ni twe tugira Imana, dusanze umwe afite icyo undi yifuzaga tutarinze gukomeza urugendo”!  Nuko baragurana bombi barikorera, umwe asubira iwe undi iwe. Mu nzira bataha, bibutse ibyo umwe yahaye undi bati: “Ndamuhenze nagende”! 

    Butati aragenda ngo agere iwe, ahamagara umugore we ngo nazane urutaro rwo gusukaho amasaka. Umugore araruzana; basutseho basanga ari umurama! Butati aratangara cyane ati: “Ni ge wari uzi ko nzi ubwenge, none mbonye undi tubuhwanyije”.  Nzabuheraheza na we aragenda ageze iwe ahamagara umugore we ngo azane imbehe nini, yishyirireho inyama. Bahambuye basanga ari amagufa masa. Nzabuheraheza arumirwa ati: “Mbonye umugabo duhwanyije ubwenge, nimara kuruhuka nzamushyira inyana yo kwigorora, ariko nkazamushuka akayoberwa dore ko yibwira ko azi ubwenge”! 

    Nuko Nzabuheraheza ashorera inyana y’ishashi, ayishyira Butati. Ageze kwa Butati, aramubwira ati: “Yewe ga Butati, rya haho ryampfiriye ubusa”.  Butati na we ati: “Kuva ubu tubaye inshuti, ndetse ngiyo n’inyana yange uzayindagirire; nzaba nza kuyijyana imaze kubyara”.  Butati aribwira ati: “Ntuzayibona ye”! Inyana iba aho, irima, bukeye irabyara, biratinda Nzabuheraheza agaruka aje kujyana inka ye. Bumvise ko Nzabuheraheza azaza kujyana inka ye. Butati ati: “Nimumpambe, mumubeshye ko napfuye, mumwime inka ye muti: ‘Urayibaze uwo wayiragije.” Nzabuheraheza araza ati: “Nje kujyana inka yange”.  Abandi bati: “Ese ko Butati yapfuye atatubwiye iby’iyo nka twayiguha dute, tutazi amasezerano yanyu”?  Bati: “Ntuteze kuyibona”. Nzabuheraheza arataha; ageze iwe, abwira ab’iwe ati:  “Nimumpambire nk’uwapfuye, maze munjyane kumpamba hamwe na Butati; kandi murebe ihembe mushyiremo ikiremve kimaze iminsi mukinshyire iruhande.”  Nzabuheraheza  baramuhambira n’ikiremve kimaze iminsi kinuka, baramuzana baza kumuhamba hamwe na Butati. Ageze mu mva afata rya hembe ririmo ikiremve kinuka nabi aryerekeza kuri Butati, umunuko w’ikiremve uba wose, Butati ngo awumve ati: “Uno mupfu bamuzanye yaraboze yo kanyagwa”. Nzabuheraheza ati: “Ni wowe waboze wowe umaze iminsi myinshi”. Nuko bombi mu mva umwe ashima undi bati: “Ni koko twembi turi abagabo, duhwanyije ubwenge, kuva ubu tubaye inshuti, tuge duhana inka n’abageni, kandi ntituzongere kujya dushukana”.  Bahana inka n’abageni barabana.

     



    Gusesengura ibitekerezo byo muri rubanda 

    Ugereranyije umugani muremure n’insigamugani, erekana ikibitandukanya n’uyu mwandiko umaze gusoma. Ese urasanga waba ari ubuhe bwoko bw’umwandiko? Kubera iki? 

    1. Inshoza y’ibitekerezo byo muri rubanda 

    Ibitekerezo byo muri rubanda ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo bwo muri rubanda. Ibitekerezo byo muri rubanda ntibitangizwa na kera habayeho ngo birangizwe na si nge wahera, kuko iyo bigenze gutyo kiba gihindutse umugani. Bishingira ku mazina y’abantu babayeho, cyangwa bagaragara nk’ababayeho mu mateka kuko usanga ari abantu bagenda bavugwaho ku buryo butandukanye. Ibitekerezo byo muri rubanda bigaragaramo amakabyankuru n’ibitangaza kandi ntibitanga amacishirizo agaragara neza y’igihe ibintu byabereye. Mu bitekerezo bya rubanda dusangamo kenshi ahantu hazwi ibivugwa byabereye, aho igihangange kivugwa cyari gituye, imisozi izwi iriho na n’ubu, ndetse n’ibintu bifatika bigaragara nk’ibimenyetso byasizwe n’igihangange kivugwa mu gitekerezo cya rubanda. Aha twatanga nk’ingero z’udusozi twitwa amabimba ya Ngunda, aho Cacana yarwaniye n’urupfu ku gasozi ka Zoko hari imbuga ishije neza,…

    2. Itandukaniro hagati y’igitekerezo cya rubanda, insigamugani n’umugani muremure 

    Imbonerahamwe yerekana itandukaniro hagati y’umugani muremure, insigamugani n’igitekerezo cya rubanda.




    Ku musozi wa Nkoma hogeye iyi mvugo ngo “irya mukuru urishima uribonye”  cyangwa ngo “irya mukuru riratinda ntirihera”.  Bitewe n’uko utazi ubwenge ashima ubwe, benshi mu rubyiruko bo kuri uwo musozi iyo biyumvamo imbaraga z’ubugimbi, biyongerera ku mazina yabo akabyiniriro ka Ryamukuru. Baba bashaka kwemeza bangenzi babo bangana cyangwa se baruta, ko babarusha ibitekerezo, ibigango cyangwa igihagararo, bityo ko ari bo bagomba kuyobora amatsinda y’imikino, imyidagaduro, kuvuga rikijyana, kuba ba nyambere mu gufata ibyemezo n’ibindi.  Nyamara burya ngo “utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze”. Kandi abakuru bagira bati:“Ubuto bubeshya umuntu agaseka” na ndetse bati: “Amagambo atagira mukuru arumba ari indaro”. 

    Urwo rubyiruko ntiruzi aho imvugo ijimije ibatera ubwiraririzi yaturutse, kandi koko “nta kabura imvano”.   Hariho umukecuru wari usheshe akanguhe witwaga Nyiramajoro wari utuye kuri wo musozi wa Nkoma, bukeye arembejwe n’izabukuru, kandi ntawumwitayeho, dore ko uburiza bwe, Rindiro, yari yaragiye guhaha mu Mayaga, umukecuru ahamagara abakobwa be babiri, abuzukuru be n’abakwe be, ariko ubuheta bwe, ari we Tereraho Mutimamuke, ntiyari ahari. Nuko arababwira ati: “Bana bange dore ndashaje, ndumva urupfu rungera amajanja… ariko se mwibagiwe ko indinde iri kabiri, ndinda dawe na ndinda mwana wange! Dore ubu narahorose inda yafatanye n’umugongo”.  

    Umukwe we witwaga Bwenge wari utuye hafi aho aba yaritaye mu gutwi, kuko n’ubundi ngo izina ni ryo muntu.  Ahuta agana iwe, yenda amata mu cyansi, araza ahereza umugore, arakira, na we asomesha umubyeyi wamwibarutse. Ati: “Akira mawe, akira mubyeyi amata niyuzure amatama, wongere utambagire, utakwe mu mataba ya Nkoma na Nkomane. Izihirwe kuko watubyaye. Watureze ugira uti: ‘Agato karakura’.  Waraturuhanye, urateseka ubura kivurira, ni ko biri uwambaye injamba ntagira ijambo”. Umukecuru amaze guhembuka ni ko kubabwira ati: “Cyono ejo muzagaruke ku gasusuruko mbarage ntarasanga abakurambere. Dore so yaratabarutse nange ndasodoka musanga”.  Yongeraho ati: “Mbe minsi waba umutindi! Ntiwanyambuye Nyirabwinturo nkiri urucanda, data agashaka Nyirabugare, akangaragura, akangira umwangavu, ntaraba umwangavu. Iryo nararibonye, iyo inkoko ivuye mu magi arabora kandi agahinda gashira akandi ari ibagara… nange ngo ndashatse ansigira inshuke izi, enye”.

    Amaso ye y’ibirorirori yasaga n’ayagiye, asigaye arondogora. Yifata mu nda arashinyiriza ati: “Ororororo! Ayiii! Ngiki kiranguguna kimpekenya … muzanshyingure hepfo y’inzuzi, mukebere Pahulo inkurarwobo i Karugina … Ahuuu!. . . Inzu yo ni iy’abakobwa.” 

    Tereraho akaba akubutse mu runywero aza yivuga ari na ko atembagarana inshyimbo iriho urugina rw’amaraso. Nyina umubyara yumva ijwi rye, dore ko yari atakirora, aramubwira ati: “Tereraho mwana wange ko nduzi wahembutse, kandi ko ubizi, urukwavu rukuze rwonka abana, wanshakiye umukuzo ukansomya ku musa ko inyota imbaga”! Umuhungu muzima ni ko gusubiza ati: ”Ceceka wa gakecuru we k’inda nini, k’indashima y’indondogozi! Wahuhutse ugapfa, ukareka kudupfira nabi wanduranya! Uvuga uti: ”Iyo urukwavu rukuze bararwica, bakarurya”.  Abangura ya nshyimbo ngo ayihonde nyina, abari aho  baramufata, baramutwama ariko arushaho gusakabaka ati: “Tugabanye amasambu ubundi urapfe upfuye”.  Umukecuru ni ko kumubwira ati: “Tereraho, Tereriyo, Mutimamuke! Ntugapfe, ntugakire”. Afata ku ibere ati: “Iri ryarakonkeje ntukabone intumbi yange, ntukabone imva yange, nubiba ntu gasarure, nuhinga ntukeze, ndi nyoko”!  Akimara kuvuga aya magambo yuje agahinda n’uburakari, hinjira abaporisi babiri. Umwe muri bo ati: “Ni nde Tereraho muri mwe”? Na we abadukana ya nshyimbo kuyibakubita, ariko yiyamira ati: “Ushaka ko na we mwica anyegere… namwishe ndakaba amacinya! Namwishe wa mwana w’imbwa! Inshyimbo yange, Rutajoma, nayimuhuye mu gihumbi ntiyasamba. Ba baporisi ntibazuyaza, aho tuvugiye aha baramutwara, bamuterera mu munyururu, Tereraho, Gasuzuguro, Nkoramaraso, Mutimamuke! 

    Bukeye umukecuru arapfa, bamuhamba aho yabategetse, Rindiro na we yari ahari. Pahulo ahabwa inkurarwobo nyirakuru yamugeneye, abakobwa bahabwa ingarigari, abasigaye bagabagabana iminani. Nguko uko Tereraho atatinze kugerwaho n’umuvumo wa nyina yubahutse, akamutukira hagati mu bakwe. Inkuru ikwira hose bati: “Umukuru aba ari mukuru”.  Utumviye se na nyina yumvura ijeri, kandi irya mukuru urishima uribonye. 



    Imigani y’imigenurano

    Musesengure imvugo zikurikira mugaragaze imiterere yazo ku byerekeye interuro n’amagambo azigize ndetse no ku bisobanuro zifite: 

    • Irya mukuru urishima uribonye

     • Irya mukuru riratinda ntirihera. 

    • Utazi ubwenge ashima ubwe. 

    • Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze. 

    • Ubuto bubeshya umuntu agaseka 

    • Amagambo atagira mukuru arumba ari indaro. 

    1. Inshoza y’ imigani y’imigenurano 

    Imigani y’imigenurano bakunze kuyita imigani migufi bitewe n’uko igizwe n’amabango magufi ariko akubiyemo ingingo nyinshi. Akenshi iba igizwe n’interuro imwe irimo ibice bibiri kandi amagambo ayigize yumvikana ku buryo busanze. Urugero: Utazi ubwenge/ashima ubwe. 

    Imigani y’imigenurano yaciwe n’abakurambere, ariko ntidushobora kumenya izina ry’uwaciye umugani uyu n’uyu. Imigani y’imigenurano yatugezeho binyuze mu ruhererekane  mvugo. Ni yo mpamvu iyo bajya guca umugani bagira bati: “Bakunda kuvuga ngo….”, Burya koko babivuze ukuri ngo….” 

    2. Kuki iyo migani bayita imigenurano? 

    Kugenura ni ukuvuga ikintu ariko ushaka kuvuga ikindi, utabizi akibwira ko ari aho ugarukiye, naho ubizi agafindura icyo washakaga kuvuga mu buryo buteruye. Kugenura ni nko guca amarenga. Hari abantu bafite amazina y’amagenurano. Ayo mazina aba afite icyo yerekeyeho. Ikerekana ko imigani igenura, nuko buri umugani wumvikana mu buryo bubiri. Uburyo bwa mbere ni ubwa kamere yawo mu mvugo iboneye, itagoronzoye; naho uburyo bwa kabiri n’ubwo mu mvugo y’amarenga ishushanya icyo bawuciriye. Mu buryo bwa mbere umugani wumvikanamo, ari bwo mvugo iboneye, kumva umugani ntibigoye.

    Dufashe nk’urugero, uvuze ngo “arimo gishigisha ntavura,”  birumvikana ko amata atavura ugenda uyakozamo umutozo uyavuruga buri kanya (gushigisha ni ugukaraga umwuko mu gikoma kiri ku ziko ngo ifu yivange n’amazi itaza gufata mu ndiba bigashirira), iryo ni ihame. Urumva koko ari byo, nta kindi gisobanuro ugomba kugira ngo wumve uwo mugani. Uburyo bwa kabiri ni uburyo bw’amarenga, uwumvise agomba gutekereza agashishoza kugira ngo amenye icyo uwo mugani bawugenuriraho, mbese ingingo ishushanya. Uyu mugani urerekana ingorane umuntu aterwa n’abamusesereza mu bikorwa bye bagira ngo berekane ko ibye bidashobora gutungana kandi bifite kidobya. Uko kumutobera  urogoya imigambi ye, ni byo bagereranya no “gushigisha amata”  kuko amata ubusanzwe aba ikivuguto ari uko wayateretse ukayarekera hamwe agatuza, akabona gufatana, ari byo bita. “kuvura”. 

    Imigani y’imigenurano ikubiyemo uturango twinshi tw’umuco wacu nk’uburezi n’uburere, imibanire, uko twumva isi n’ibiyiriho cyangwa ibitubaho n’ibindi.

    3. Ingero z’isesengura ry’imigani migufi

    Iyo inkoko ivuye mu magi arabora: Urumva ko ari byo koko, ni na ko bigenda nta gisobanuro bigomba kugira ngo wumve iyo nteruro. Inkoko iraririye amagi, iyo iyavuyemo ni byo arabora. Nyamara mu buryo bwa kabiri ari bwo bw’amarenga ugomba gutekereza ugashishoza kugira ngo umenye icyo cyangwa uwo bawuciraho. Uyu mugani ushushanya umubyeyi utaye abana bato kandi batagira kivurira. Abo bana bararuha kandi bakababara. Ni cyo kubora kw’amagi bishushanya. Iyo mvugo y’ingenurano rimwe na rimwe kuyifindura ntibyoroshye. Ndetse hariho imigani imwe itumvikana mu buryo bwombi, haba mu mvugo isanzwe, imwe twise imvugo iboneye, haba no mu mvugo y’amarenga igenura. Igitera umugani kutumvikana neza ni uko haba harimo ijambo ritumvikana kuko ryashaje ritagikoreshwa mu mvugo y’ubu cyangwa se uwo mugani ukaba ukomoka ku gitekerezo cya kera cyangwa ku mugani muremure utazwi neza.

    Amagambo atagira mukuru arumba ari indaro: Utazi ijambo “indaro” icyo rivuga ntushobora kumva uwo mugani. Nturyite indâaro imwe y’abazimu cyangwa se inzu nto cyane. Indaro bavuga muri uyu mugani ni ikintu kinini kisanzuye. Umurima w’indaro ni umurima munini cyane. Kurumbya umurima w’indaro ntusarure n’irya kirazira ni ukugusha ishyano. Ikigereranyo cy’uyu mugani: inama igiwe n’abantu bato batagira umuntu wo kubagimbura, noneho inama yabo yajya kuzura bakabitaba kubera kudashobora kubitunganya ni yo magambo atagira mukuru urumba ari indaro kuko aba ahari ariko agasubira kuba ubusa. 

    Amatwi yuje amata ntiyumva: Hari abantu bakira bikabatera imico mibi. Bamwe biga kurengwa bagasuzugura abo bahoranye mu bukene. Amatwi yuje amata ni umukire warenzwe. Kutumva ni ugusuzugura biterwa no kwibagirwa ko iby’isi ari intizo. Uwo mugani ucibwa iyo umuntu abonye umuntu uhindura indoro n’ingendo, akitwara uko atitwaraga, agasuzugura bitewe n’uko yateye imbere, cyangwa hari icyo yungutse mu buzima. 

    Indinde iri kabiri, ndinda dawe na ndinda mwana wange: Baca uyu umugani berekeje ku kamaro abana bagirira ababyeyi babo, babitura akamaro babagiriye bakiri bato. Umwana muto aba afite intege nke se cyangwa nyina akamuterura, umusaza cyangwa umukecuru na we aba afite intege nke umwana akamusindagiza.

    Izina ni ryo muntu: Umugani ucibwa iyo abantu babonye umuntu ukora ibikorwa cyangwa ufite imyitwarire ihuje n’izina rye. 

    Inshamake

    Mfashe ko: Imigani migufi bita kandi imigani y’imigenurano ari imvugo ngufi zivugira mu marenga igitekerezo umuntu adashaka kwerura mu mvugo ihishuye. 

    Ubu nshobora: Kunoza imvugo yange nsha imigani migufi  mu biganiro bisanzwe, nandika cyangwa se mu biganiro mpaka kugira ngo nshyigikire igitekerezo cyangwa ingingo ku buryo bugufi kandi bunoze.


    Sakwe Sakwe…! Soma!

    Ica/findura ibisakuzo bikurikira: 

    • Mpiritse indobo ikwira ingo zose.  

    • Kinigirije umugara kijya kubaza umugambi wo gutabara. 

    • Ngesa bumera. 

    • Sakuza n’uwo muri kumwe. 

    • Nyirabugenge n’ubugenge bwayo. 

    • Nkubise urushyi rurumira. 

    • Aho nagendaniye nawe wambwiye iki? 

    • Mpuye n’umuzimu atambana imbazo. 

    • Kakwica kakwigarika akambari ka Matene. 

    • Mama nararushye. 

    • Terera Rubona ubone ishyano. 

    • Ni ge muzindutsi wa cyane nasanze umuzimu yicanye ku kaguru. 

    • Nubatse urugo hejuru y’urupfu. 

    • Idagadure naraguharuriye.  


    Ibisakuzo

    • Mugendeye ku bisakuzo mwabonye, mubona ibisakuzo ari iki? 

    • Ese umuntu yasakuza ari umwe? 

    • Bifite akahe kamaro? 

    • Ni ba nde basakuza? 

    • Mukurikije ibisakuzo mwabonye n’ibindi muzi, mu bisakuzo  hashobora kubonekamo ingingo z’umuco cyangwa iz’amateka? Mutange ingero mubyerekana. 

    1. Inshoza y’ibisakuzo 

    Ibisakuzo ni umukino wo mu magambo, ugendanye n’ibibazo n’ibisubizo byabyo, bihimbaza abakuru n’abato, kandi birimo ubuhanga kuko byigisha gutekereza. Ibisakuzo ni umukino nyurabwenge. Igisakuzo gisakuzwa mu magambo yacyo kikicwa mu magambo yacyo. Ibisakuzo byagiraga abahimbyi b’inzobere muri byo, bahoraga bacukumbura kugira ngo barusheho kunoza no gukungahaza uwo mukino. Umuntu asakuza n’uwo bangana cyangwa aruta. Mu muco nyarwanda kirazira gusakuza na Sobukwe cyangwa Nyokobukwe. 

    Usakuza abwira mugenzi we ati: “Sakwe sakwe”! Undi na we akiriza ati: “Soma”.

    Akamubwira igisakuzo, akakica cyangwa kikamunanira. Ugusakuza iyo abonye ko igisakuzo kikunaniye arakubwira ati: “Kimpe”. Nawe cyananiye uti: “Ngicyo”! Ubwo akakiyicira, ukaba uratsinzwe.

    Ibisakuzo bimwe na bimwe bigaragaza igihe byahimbiwe ndetse bikerekana amateka. 

    Ibyo bahimbye mu gihe imodoka, ifaranga, iradiyo, abazungu, byari bimaze kugera mu Rwanda. 



    2. Akamaro k’ibisakuzo

    Ibisakuzo bifasha abana ndetse n’abakuru gukora imyitozo mfuturamvugo igamije kubamenyereza gutekereza, kuvuga badategwa no kumenya gufindura imvugo zidanangiye kandi bikabatoza umuco ndetse bikanabamenyesha amateka. 

    Mfashe ko: Ibisakuzo ari  umukino nyurabwenge  wo mu magambo, ugendanye n’ibibazo n’ibisubizo byabyo, bihimbaza abakuru n’abato, kandi birimo ubuhanga kuko byigisha gutekereza. 

    Ubu nshobora: Kunoza imvugo nsakuza na bagenzi bange, tugakina kandi twiyungura ubumenyi. 












    Gusesengura igisingizo 

    Tanga itandukaniro hagati y’umwandiko umaze kwiga n’iyindi wize ugendeye ku kivugwa n’uburyo kivugwamo?  Uhereye ku buryo bavuga ikivugwa, uyu mwandiko wawita iki?

    Inshoza y’igisingizo 

    Izina igisingizo rikomoka ku nshinga “gusingiza” bisobanura kuvuga umuntu cyangwa ikintu ucyogeza kubera ibyiza bye cyangwa byacyo. Igisingizo rero ni umwandiko wa gisizi; wanditswe ku buryo bw’imikarago,ukubiyemo amagambo yo kurata cyangwa yo kogeza umugiraneza. Ni na yo nkomoko y’imvugo zikurikira : “kutavuga mu bisingizo uwagukuye mu kaga ni uguhemuka”,  “uko yahaye abantu benshi inka na bo ni ko bamuhunda ibisingizo”. 

    Ibisingizo rero si ingeri y’ubuvanganzo nyarwanda yihariye, ahubwo ingeri runaka y’ubuvanganzo ishobora kuba igisingizo bitewe n’uko insanganyamatsiko irimo yubakitse. Umuvugo, ikivugo cyangwa amayingabyivugo bishobora kuba ibisingizo igihe umuhanzi hari ikintu yasingizagamo. 

    Uhanga igisingizo akoresha amagambo ataka cyangwa yogeza uwo cyangwa icyo asingiza, akagaragaza impamvu ituma amusingiza, akirinda kuvuga ibibi, akibanda ku byiza gusa.

    Inshamake 

    Mfashe ko: Igisingizo ari umwandiko wa gisizi; wanditswe ku buryo bw’imikarago, ukubiyemo amagambo yo kurata cyangwa yo kogeza umugiraneza. Uhanga igisingizo akoresha amagambo ataka cyangwa yogeza uwo cyangwa icyo asingiza, akagaragaza impamvu ituma amusingiza, akirinda kuvuga ibibi, akibanda ku byiza gusa. 

    Ubu nshobora: Gusesengura no guhanga igisingizo nubahiriza imiterere n’uturanga twacyo.



    1. Nagiye ku rusenge ibitugu ndabitigisa, imyambi ndayisakiranya, abo twari kumwe ndabacyaha,  nitwa Cyaradamaraye. 

    2. Nivugiye ku rusenge, umwana yivugira mu nda ya nyina ntaho byabonetse. 

    3. Ndi inkubito idatinya, ndi Nyambo sinkenga, Mucyo wa Rudatinya, ndi umuhungu ntibyijanwa. 

    4. Ndi umuhungu ndi umuziraguhungu, mirindi y’abasore nanze guhunga iwacu twaraye ubusa. 

    5. Uri inyundo…. Ndi isata ibasumba ndi intore ya Rugayampunzi. Nakubitiye umubisha mu gikombe, ndamuzamura mukubitira mu gahinga ngo ejo batagira ngo ni inkangu yamumfashije. 

    6. Nahagaze mu Gasenyi ndasa mu Gasiza, umukobwa wambonye ati:“Uno musore ntarasa neza arakandongora”.


    Gusesengura ibyivugo by’amahomvu

     • Muhereye ku byivugo by’amahomvu mwasomye murasanga birangwa n’iki? 

    • Mu byivugo by’amahomvu bavugamo iki? 

    • Ibyivugo by’amahomvu biba bigamije iki? Bimaze iki? 

    Inshoza y’ibyivugo by’amahomvu 

    Ni  ibyivugo bigufi  bisanzwe, abana bivuga. 

    Ibivugwa mu byivugo by’amahomvu 

    Akenshi haba harimo amagambo yo kwivuga birata ariko yo gusetsa no kwidagadura. Iyo rero bakitse imirimo baririmba akaririmbo ko guhamagarira buri wese kwivuga bagira bati: “ Uri inyundo, uri inyana ya Rukara rwa Ruyange, uri inyundo. Nawe Kanaka (bavuga izina ry’umuntu umwe mu bari aho) ngwino utubwire icyo wamariye abahungu uri inyundo”. Uwivuga yigereranya n’ibintu, inyamaswa, akaba ari byo ashingiraho ubuhangange bwe.

    Aho kwirata ubutwari bwo ku rugamba uwivuga mu mahomvu yirata ubwiza,  ubuhangange mu kurya, mu gukundwa n’abagore n’abakobwa, …

    Mu byivugo by’amahomvu habamo ibigereranyo bisekeje. Nta bikorwa byo ku rugamba bivugwamo ahubwo biba bigamije kwidagadura. 

    4. Tumwe mu turango tw‘ibyivugo by’amahomvu 

    • Amagambo asekeje:

    Urugero

     • Nagiye ku rusenge ibitugu ndabitigisa. 

    • Nitwa Cyaradamaraye. 

    • Nivugiye ku rusenge, umwana yivugira mu nda ya nyina. 

    • Nanze guhunga iwacu twaraye ubusa. 

    • Umukobwa wambonye ati: “uno musore ntarasa neza arakandongora” 

    • Ibikorwa birata si iby’ubutwari uwivuga yagiriye ku rugamba, ahubwo ni iby’ubuzima busanzwe: 

    • Ndi isata ibasumba ndi intore ya Rugayampunzi 

    • Ndi umuhungu ndi umuziraguhungu. 

    • Nanze guhunga iwacu twaraye ubusa. 

    • Sinkenga 

    • Amakabyankuru 

    • Umwana yivugira mu nda ya nyina. 

    • Umukobwa uvuga ngo“uno musore ntarasa neza arakandongora” 

    • Nahagaze mu Gasenyi ndasa mu Gasiza.

     

    Kwita izina mu muco nyarwanda


    Kuki umwana avuka bakamwita izina? Izina rihuriye n'umuntu? izina ry'umuntu niryo rimutandukanya nabandi, niryo rimuha umwanya mu muryango, bakamuhamagara, bakamuvuga. niryo rigira umuntu uwo ariwe, izina ni icyubahiro y'umuntu, uwubashye izina eyawe nawe aba akubashye. Igihe cyo kwita umuntu izina wabaga ari umuhango ukomeye, utumirwamo abana n'abakuru. Ese nigute ummuhango wo kwita izina umwana wagendaga mu mucyo nyarwanda?

    Mu mucyo nyarwanda umwana ahabwa izina ku munsi wa munani avutse. Umwana yahabwaga izina mu useke.

    yabanzaga guterura uwo mwana w’uruhinja akamusimbiza maze akamubwira ati: “Kura ujya ejuru, nkwise….. (akavuga izina)”.   Umugore na we yabaga ashobora kwita izina umwana wabo ariko izina ryahamaga ryari iryiswe na se.

    Umugore wabyariye mu rugo rutari urw’umugabo we, yarahukanye cyangwa yarazindutse, yamaraga gusohoka agataha akajya kwitisha izina ku mugabo we. Iyo se w’umwana yabaga atariho, umuhagarariye  ni we wamuhaga izina mu kimbo cya se.  Umwana w’uruhinja wabaga agifite sekuru na nyirakuru, nyina yamaraga kuva ku kiriri akamujyana kwa sebukwe, akaba ari we ubanza kumwita izina. 

    Ku munsi wo kwita izina hatumirwaga abana, abavandimwe, abaturanyi n’inshuti, ngo baze kwita umwana izina ari byo kurya ubunnyano. Babaga batetse, benze inzoga, abana n’abakuru bateranye. Abana babanzaga kujya guhinga. Bahingishaga ibiti by’inkonzo by’umutobotobo. Bagahinga, benda gutura ikivi, umwe mu bakuru akabatera amazi ati: “Nimutahe imvura iraguye”, maze bagataha. Iyo abana babaga bahinguye, bajyaga mu rugo, bagasanga babateze ibyo kurya. Byabaga birimo ibishyimbo bacucumyemo imboga kandi bagizemo utubumbe twinshi, buri mwana akagira akabumbe ke. Akabumbe kose kaba kageretseho agasate k’umutsima. Bakazana amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto bagatereka aho, abana bakaza, bakabaha amazi bagakaraba, bakarya, bakazana n’amata bakanywaho uko bangana. Nguko kurya ubunnyano. 

    Iyo abana bamaraga kurya ntibabahaga amazi yo gukaraba; barazaga bagahanaguriza intoke zabo ku mabere ya wa mubyeyi, bagira ngo “Urabyare abana benshi, abahungu n’abakobwa”.  Ubwo nyina w’umwana akamukikira, buri mwana agahita, akamwitegereza ati: “Mwise naka”. Abana barangiza hagakurikiraho abakuru.

    Abana ntibatahaga iwabo imuhira, na nyina w’umwana ntiyahagurukaga aho yicaye, keretse umwana abanje kunnya cyangwa anyaye. Nyina yabaga yamuhaye amata, yamuhaye ibere, agira ngo annye cyangwa anyare vuba. Iyo umwana yatindaga kunnya cyangwa kunyara,  bamu haga amazi y’ibibabi by’inkeri yamara kunnya no kunyara bakabona kugenda. Kugenderaho byafatwaga nko gusurira umwana nabi, agapfa. Izina ry’umwana ryamenyekanaga bukeye. 

    Umunsi wo kwita izina babaga bakoshereje umwana ingobyi ebyiri, iy’intama n’iy’inka; bakazimukozaho, kugira ngo imwe nibura bamuheke mu yindi. Iyo babaga batabigenje batyo, bukeye bakamuheka mu yo batamukojejeho, icyo gihe byasuriraga umwana nabi, agapfa. Umwana w’uruhinja iyo yabaga afite mukuru we, ku munsi wo gusohoka baramumuhekeshaga, kugira ngo bazahore barutana, umukuru ntarutwe na murumuna we, bitewe n’uko yazingamye. 

    Umugore yasohokanaga icumu, ingabo, umuheto n’ishinge. Ibyo yabaga yasohokanye, babimanikaga mu ruhamo rw’umuryango, cyaraziraga kubijugunya gusa. 

    Uko rero ni ko umuhango wo kwita izina wagendaga mu muco nyarwanda. Dusigasire umuco nyarwanda twubahiriza umuhango wo kwita izina mu miryango yacu, kuko burya izina ni ryo muntu.




    Imbata y’umwandiko ntekerezo 

    1. Mukurikije ibika by’umwandiko “kwita izina” nimuvuge ibice biwugize (imbata yawo) kandi mugaragaze ibika  ibyo bice biherereyemo. 

    2. Mukurikije ibice by’umwandiko “kwita izina” nimutange imbata y’umwandiko ntekerezo. 

    3. Nimusobanure ibice by’umwandiko ntekerezo.

     Umwandiko ntekerezo utangirwa n’umutwe. Umutwe uba ugizwe n’interuro imwe ifitanye isano n’ibiri buvugwe mu kurambura ingingo, mbese ni inshamake y’umwandiko wose. Kugira ngo utandukane n’ibindi bice biwukurikiye, umutwe bawucaho umurongo cyangwa bagasiga umwanya mbere yo gutangira igice gikurikiyeho, cyangwa se ukaba wanditse mu buryo bwihariye (ugaragara cyane).

    Usibye uyu mutwe, umwandiko ntekerezo  ugira ibice by’ingenzi bitatu, ari byo intangiriro, igihimba n’umusozo. Intangiriro n’ umusozo biremwa n’igika kimwe kimwe mu gihe igihimba cyo kiremwa n’ibika byinshi. Tumenye ko umwandiko wuzuye uba ufite nibura ibika bitatu. Iyo bigiye munsi, uwo mwandiko uba ubura igice kimwe cyangwa ibice bibiri mu bigize umwandiko. 

    Umwandiko “kwita izina” ugizwe n’ibice bine:


    Izina mbonera gakondo 

    Soma iki gika cya 7 cy’umwandiko wo kwita izina n’interuro ikurikira  maze  ugaragaze;  itandukaniro ry’amazina yagaragajwe: 

    Umunsi wo kwita izina babaga bakoshereje umwana ingobyi ebyiri, iy’intama n’iy’inka; bakazimukozaho, kugira ngo imwe nibura bamuheke mu yindi. Iyo batabigenje batyo, bukeye bakamuheka mu yo batamukojejeho, icyo gihe bisurira umwana nabi, agapfa. Umwana w’uruhinja iyo afite mukuru we, ku munsi wo gusohoka baramumuhekesha, kugira ngo bazahore barutana, umukuru ntarutwe na murumuna we, bitewe n’uko yazingamye.

    Interuro

    Kamana yagiye ku isoko agurira umuhungu ipataro n’ishati by’ishuri. 

    Erekana uturemajambo tw’amazina atsindagiye mu gika cya karindwi n’amategeko y’igenamajwi yakoreshejwe. 

    Uhereye ku ntego y’ayo mazina, izina ni iki? Izina gakondo ni iki? Izina mbonera ni iki? Izina mbonera gakondo ni iki? 

    Nimwerekane andi mategeko y’igenamajwi atakoreshejwe mu mazina mwasesenguye. 

    1. Inshoza y’izina mbonera gakondo 

    Izina ni uburyo abantu bemeza kwita ibiriho, ibyo babona ibyo bumva, cyangwa ibyo batekereza. 

    Dukurikije inkomoko y’amazina, amazina karemano mu rurimi rw’Ikimyarwanda, amazina y’umwimerere yitwa amazina gakondo (igiti, umugezi, umurima,…), mu gihe hari andi mazina y’amatirano nk’ishati, ikoti, ishuri n’ayandi. 

    Dukurikije intego y’izina, amazina y’Ikimyarwanda afite uturemajambo tw’ibanze dutatu (indomo, indanganteko n’igicumbi), yitwa amazina nyakimwe cyangwa amazina mbonera. 

    2. Uturemajambo tw’izina mbonera gakondo n’amategeko y’igenamajwi 

    Kugira ngo umenye uturemajambo tw’izina, ubanza kurigoragoza (uritubya cyangwa uritubura). Igice kidahinduka ni cyo bita igicumbi (C) kibanzirizwa n’indanganteko (RT) na yo ibanzirizwa n’indomo(D). 

    Igicumbi: Ni akaremajambo k’izina kadahinduka iyo ugoragoje izina 

    Urugero 

    • Inka 

    • Agaka 

    • Uduka 

    • Ibika 

    • Igika... 

    Witegereje urasanga akaremajambo –ka kagaruka iteka iyo ugerageje gushyira ijambo inka mu nteko zinyuranye. 

    Indanganteko: Ni akaremajambo kagaragaza inteko izina ririmo. Indanganteko z’amazina mu Kinyarwanda ni 16. 

    Ikitonderwa

    Hari amazina atagaragaza indanganteko. Kugira ngo umenye inteko zayo uyashyira mu nteruro maze inteko z’amasano akaba ari zo zigaragaza inteko ayo mazina arimo. Bene ayo mazina akunda kuba mu nteko ya 5, 9 n’iya 10. Mu kugaragaza inteko z’ayo mazina hakoreshwa aka kamenyetso: φ 


    Indomo ni akaremajambo kagizwe n’inyajwi itangira izina. Mu Kinyarwanda inyajwi zishobora kuba indomo ni i, u, na a. 

    Usibye igoragoza kugira ngo umenye indomo ushobora gukoresha impakanyi nta, indangahantu ku/mu, ijambo rihamagara “yewe”/”yemwe” imbere y’izina cyangwa se akajambo “ki” kabaza inyuma yaryo. Inyajwi itakara aba ari indomo. 

    Uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina mbonera gakondo 

    Hari amazina mbonera gakondo yuzuye. Ni ukuvuga afite uturemajambo twose uko ari dutatu.


    Ikitonderwa

    Hari ibicumbi bifata ingombajwi “z” mu nteko ya 10 bitari biyisanganywe. 


    Hari amazina mbonera gakondo atuzuye. Ni ukuvuga atagaragaza kamwe mu turemajambo. 

    Amazina mbonera gakondo atagaragaza indanganteko. Kuri bene ayo mazina akaremajambo k’indanganteko gahagararirwa n’iki kimenyetso “ø” 


    Amazina mbonera gakondo atagaragaza indomo n’indanganteko: 



    Amaraso y’ikinyogote

    Umunsi umwe intare, umwami w’ishyamba yarwaje umwana. Intare ntisinzire ikajya irara yomongana mu ishyamba iboroga, iririra umwana wayo. Ibaza imiti biba iby’ubusa, umurwayi akomeza kumererwa nabi: bayoberwa iyo ndwara iyo ari yo. 

    Intare igeze aho iribwira iti: “Ingabo zange  zimariye iki? Nabajije inyamaswa zose icyankiriza umwana, none aranga 

    akanshika. Reka nzihamagare zose zimbwire abavuzi b’abahanga muri zo, maze nibatamvurira umwana bazabone igihano gikomeye”. Inama y’abaganga ikabamo ingwe, yewe n’amasatura n’impiri nako ubwoko bwose bwari bwohereje umuhanga bwiyizimo. Indwara irayoberana: imiti igeragejwe igasubiza umurwayi iwa ndabaga. 

    Inama y’abavuzi imaze gushoberwa, havamo nyiramuhari ibwira intare iti: “Nyagasani, naje aha mvuye mu rugendo rwa kure, mbajije imiti myinshi. Ndagira ngo mbabwire umuti wakiza umwana”. Intare iyikubita inzara iti: “Maze ugatinda bigeze aha ngaha”! Nyiramuhari iti: “Nibamuhe amaraso y’ikinyogote ashyushye anywe ahage. Nibidushobokera, turaba dusigaranye umurimo wo kondora gusa”. 

    Ikinyogote cyari cyoherejwe kibyumvise kigira ubwoba. Kiraza n’imbere ya ya ntare gikoma mu mashyi, amavi kiyashita ku butaka kirayibwira kiti: “Nyagasani sinakwemera ko mwene databuja apfa nashobora kumukiza; ubuzima bwange ntiburuta ubwe. Icyakora umuti nari nawibagiwe, nange nari nywuzi: nyiramuhari yawibagiweho ikintu cya ngombwa. N’aho twawukuye ndahakubwira; tujya kuza mu nama twagiye kuri umwe muri ba bandi bagenda bahagaze ku tuguru tubiri aratubwira ati: “Ni mwe mwembi umuti uzaturukaho, bazashake ubwonko bwa nyiramuhari babuminjiremo amaraso y’ikinyogote umwana abirye, nadakira muzabwire ntare ko mutegereje umutwe wange”. 

    Izindi nyamaswa zikaba zateze amatwi ziti: “Nimugire vuba umwana ataducika.” Nyiramuhari bayitema agahanga baragasatura bakuramo ubwonko; ikinyogote bagitera agashinge ku kuguru (kuko ahandi hari amahwa menshi) baminjira uturaso mu bwonko, ingwe yiyegereza umwana w’intare bamuha umuti.

    Inama y’abavuzi irangira ityo, ikinyogote kigenda gicumbagira, n’ubundi ariko cyari kibisanganywe, bari bamaze iminsi bagitereye umujugujugu mu murima w’imyumbati. Umwana w’intare ruranga ruramunjyana. 

    Si nge wahera hahera ubugome bwa nyiramuhari n’abavuzi bo mu ishyamba.


    Imiterere y’umwandiko “Amaraso y’ikinyogote” 

    Erekana imbata y’umwandiko “amaraso y’ikinyogote”, werekane aho buri gice gihera n’aho kirangirira. 

    Ihinamwandiko

    Hina umwandiko amaraso y’ikinyogote mu magambo yawe bwite.

    Ubuvanganzo bwo muri rubanda 

    1. Mu mbonerahamwe gereranya insigamigani, umugani muremure n’igitekerezo.

    2. Sesengura imigani migufi ikurikira uvuge n’aho wayikoresha. 

    (a) Umwana utumviye se na nyina yumvira ijeri. 

    (b) Kora ndebe iruta vuga numve. 

    (c) Inkono ntihira ikibatsi ihira ikibariro. 

    (d) Ntawurungira urunguruka. 

    (e) Intongo y’inzara irusha iy’inyama kubasha umutsima. 

    (f) Umusego mubi upfura amasunzu. 

    (g) Uwambaye injamba ntagira ijambo. 

    3. Findura ibisakuzo bikurikira: 

    Sakwe sakwe…..soma! 

    (a) Twavamo umwe ntitwarya. 

    (b) Nshinze umwe ndasakara. 

    (c) Nagutera icyo utazi utabonye. 

    (d) Ngeze mu ishyamba rirahubangana. 

    (e) Inka yange nyikama igaramye.


    Ihimbamwandiko

     Himba igisingizo cy’umwarimu wakwigishije neza. 

    Himba ikivugo cy’amahomvu. 

    Ikibonezamvugo

    Izina mbonera gakondo riba riteye rite? 

    Garagaza uturemajambo tw’amazina mbonera ari mu nteruro zikurikira werekane amategeko y’igenamajwi yakoreshejwe: 

    • Intare iyikubita inzara. 

    • Umwami w’ishyamba yarwaje umwana. 

    • Inama y’abaganga iraterana. 

    • Bashatse ubwonko bwa Nyiramuhari. 

    • Ikinyogote bagiteye umujugujugu mu murima w’imyumbati.




    • “Uriya mugore se yasaze ko mbona ari kwivugisha amagambo menshi yiyesura byamugendekeye bite? Cyo re! Dore aricara agahita ahaguruka akajya kurunguruka mu idirishya akongera akicara. Uriya ni umusazi pe! Noneho ndabona atangiye kwishima mu mutwe ubanza yacanganyukiwe uyu munsi cyangwa ibisazi abimaranye iminsi! Yewe ubanza yataye umutwe reka mwegere nankundira tukaganira ndareba icyo namufasha.” Nkimara kugisha umutima inama,  nibaza uko ngiye kumwegera ngo muganirize,  ntarahaguruka atangira kuvugira hejuru mu ijwi riranguruye asakuza cyane. 

      “Ubu koko turerere he? Mu ngo tubasigira abakozi bakabahohotera! Mu baturanyi na ho harimo inyangabirama zibahohotera! Ku mashuri na ho hari abarezi bamwe na bamwe babahohotera. Iki ni ikibazo gikomeye Leta igomba gukumira amazi atararenga inkombe”!  Ibyo yabivugaga ubona ababaye ariko kubera ko nta muntu yavugishaga abari aho dukomeza kumuhanga amaso gusa dukeka ko ari umusazi. Yari yambaye ingutiya ndende n’agapira gusa.  Nta nkweto yari yambaye ariko bigaragara ko yari umuntu usanzwe ari umusirimu. Ibirenge bye byari uburimiro ndetse n’intoki zuzuye ibitaka boshye umuntu wahoze ahinga. Hashize akanya gato arongera atangira gusakuza. “Abana bacu tubahungishirize he? Mu ngo barahohoterwa, mu baturanyi ni uko, none n’abakabarinze barabahohotera! Ni ishyano! Ni ishyano nta we naribwira weee! Sinamutangaa we! Oya”! 

      Uko yakomezaga gusakuza ni na ko yajyaga ahaguruka akongera agakubita ijisho mu idirishya ryari hejuru y’aho yari yicaye. Hashize akanya hasohoka umuganga wari wambaye itaburiya y’umweru tubona amuhereje imyenda yari asohokanye asa n’umwihanganisha arongera arinjira wa mugore akomeza kwicara aho. Ngeze aho ndamwegera. Ku bibero bye yari ahafite imyenda muganga yari amaze kumuhereza, nitegereje mbona ni agakariso kabaye ubushwangi n’akajipo kakwira umwana w’imyaka itanu kacikaguritse kandi kahindutse amaraso. Mugeze iruhande ndamusuhuza anyikirizanya ishavu n’agahinda. Yari yataye umutwe ku buryo ibyo namubazaga byose yansubizaga ijambo rimwe gusa: “Ni se”.  Nti: “Byagenze bite”? Ati: “Se.”

      Nyuma yo kumara umwanya tuganira igisubizo ari icyo mpitamo kumuhagurutsa aho yari yicaye ndamusindagiza mugeza aho batangira ubufasha ku bahungabanye. Mwinjiza mu nzu tuhasanga umukobwa ubishinzwe amwereka aho yicara. Mu gihe atangiye kumuganiza nge ndasohoka. Nkigera hanze mpahurira n’abagore babiri bari bavuye gukingiza barimo baganira. Sininjiye mu kiganiro cyabo ariko nkomeza kugikurikira. Baganiraga bavuga umugabo wahohoteye umwana we wiga wiga mu mashuri y’ishuke amusanze mu rugo wenyine nyina yagiye mu murima. Nkimara kubyumva nsanisha iyo nkuru n’uko wa mugore yansubizaga, nibuka ko yasaga nk’uvuye mu murima  nkeka  ko umwana bavuga ari uwe. Nsubira mu nzu aho nari namusize nsanga yacururutse aganira na wa mukobwa. Mpageze ashaka guceceka ariko wa mukobwa aramubwira ati: “ Komeza nta kibazo uyu ni we wakuzanye aha”. Arakomeza aramutekerereza.

      − Bahise bampamagara ndi guhinga ngo Karake, uw’iwange, yaje avuye mu kabari yasinze kanyanga amufata ku ngufu. Nahise mva mu murima  aho nufiraga amasaka nsanga umwana aravirirana ni ko kumuzana kwa muganga. Nongeye kugarura ubwenge nisanga aha tuganirira”. 

      − None se Karake asanzwe anywa kanyanga? 

      − Yayinywaga ariko nta kindi gihe yigeze akora ishyano nk’iryo. 

      Wa mukobwa asa n’uguye mu kantu, aceceka akanya gato maze bimwanga mu nda akomeza kumuganiriza. 

      − Buriya rero sinaba ngushinyaguriye nkubwiye ko ishyano ryaguye iwanyu nawe warigizemo uruhare. Iyo ubonye uwo ari we wese akoresha ibiyobyabwenge ntabwo uba ukwiye kumuhishira. Kwinumira ni nko kureka igitambambuga iruhande rw’umunyotwe. Kigeraho kikawusandaguza boshye ivu. Nyamara iyo uba warabigejeje ku bayobozi bari kumugorora bakamugira inama akareka kanyanga. Ndakubwiza ukuri nta mubyeyi muzima wakorera umwana we ibya mfura mbi nka biriya. Ni ikibazo k’ingaruka z’ibiyobyabwenge.  Ikindi ni ngombwa kujya tuganiriza abana bacu tubigisha gutahura abantu bafite ingeso mbi, bashobora kubahohotera. Ibyo byatuma bamenya kuvumbura ufite umugambi mubisha wo kubahohotera bakamuhungira kure. 

      Wa mugore yari yagaruye akenge yumva ibyo umukobwa amubwira atuje. Hashize akanya abaza wa mukobwa. 

      − None se ubwo Leta izamuhanisha iki? Si ukumufunga burundu ngahinduka umupfakazi?

      − Leta   nta nyungu iba ifite mu gufunga abantu burundu, icyo iba igamije ni ukugorora uwakoze icyaha. Iyo amaze kwigishwa imyitwarire ye ikagaragaza ko ibyatumye akora icyo cyaha atabisubira, baramufungura akagaruka gufatanya n’abandi kubaka igihugu. Si byiza rero guhishira uwakoze ishyano nk’iryo kuko uba umutesheje amahirwe yo kugororwa ngo ahinduke muzima. Umuzima arafungurwa naho umutindi unangira ntagaragaze ko yicuza ibyo yakoze ni we ufungwa burudu. 

      − Urakoze kubera ibisobanuro umpaye ndumva nacururutse reka nge kureba uko umwana ameze ubu muganga yanshatse arambura. 

      Akimara kumushimira turasohokana twerekeza aho bakirira abarwayi baje ari indembe hamwe nari namukuye yataye umutwe. Tuhageze umwe mu baganga bari bahari amubwira ko ategereza gato ko umwana bamujyanye muri raboratwari kureba niba nta bundi burwayi yaba yatewe n’ihohoterwa yakorewe. 





      Ntera

      Itegereze izi nteruro maze ugaragaze isano amagambo aciyeho akarongo afitanye n’amazina ayabanjirije. 

      − Uriya mugore se yasaze ko mbona ari kwivugisha amagambo menshi! 

      − Ikindi ni ngombwa kujya tuganiriza abana bacu tubigisha gutahura abantu bafite ingeso mbi, bashobora kubahohotera. 

      − Uba umutesheje amahirwe yo kugororwa ngo ahinduke muzima.

      1. Inshoza ya ntera

      Imihini mishya itera amabavu. 

      Intege nke zitera imico myiza. 

      2. Uturango twa ntera 

      Ntera isobanura izina ivuga imimerere cyangwa imiterere yaryo. Ntera kandi ishobora kwinjira mu nteko zose uko ari 16. 

      Mu nteruro, ntera igaragira izina ikisanisha na ryo, igafata indanganteko yaryo ho indangasano.

      3. Intego ya ntera 

      Mu rwego rw’iyigantego, ntera ni ijambo rirangwa n’indangasano n’igicumbi: RS+C 

      3.1    Indangasano za ntera


      3.2   Ibicumbi bya ntera 

      Ibicumbi bya ntera bifatana n’indanganteko zose uko ari 16. Si byinshi, ni ibi bikurikira:



      Ikitonderwa

      − Igicumbi –re-re ni –re kisubiramo 

      − Igicumbi-to kigira impuzantego zisubiramo ebyiri: -toto: gitoto  na –to-  -to-to: gitogito.

       − Ibicumbi-gufi, -to, na –ke bishobora gukorana n’umusozo –ya: mugufiya, bikeya.

       − Igicumbi-niya kigira impindurantego nyinshi:-nuya, -nzinya, -nzunya, -nzugurunyu. 

      − Igicumbi shya kigira impindurantego yisubiramo: -shyashya. 

      − Igicumbi –inshi kigira impindurantego –yinshi. 

      − Igicumbi –iza kigira impindurantego –ziza. 

      3.3 Amategeko y’igenamajwi  akoreshwa muri ntera 


      Inshamake

      Mfashe ko: Ntera ari ijambo riranga imimerere cyangwa imico y’izina igaragiye. Ntera imwe ishobora kwisanisha mu nteko zose bitewe n’inteko izina igaragiye ririmo. 

      Intego rusange  ya ntera ari  RS+C

      Nshobora: Kugaragaza ntera mu mwandiko. Gusesengura ntera ngaragaza uturemajambo twayo n’amategeko y’igenamajwi. 



      Itegereze amagambo atsindagiye muri iyi  nteruro maze usubize ikibazo kiri hasi: 

      Umuzima arafungurwa naho umutindi unangira ntagaragaze ko yicuza ibyo yakoze ni we ufungwa burundu.

      Gerageza  gutahura imiterere n’umumaro by’amagambo yanditse atsindagiye. 

      1. Inshoza y’izina ntera 

      Izina ntera ni ijambo rifite intego nk’iy’izina nyakimwe cyangwa ry’urusobe, bigatandukanywa n’uko rishobora gukoreshwa mu nteko zose kimwe na ntera. 

      2. Uturango n’amoko y’izina ntera

      Izina ntera rigira intego nk’iy’andi mazina yaba asanzwe cyangwa ari ay’urusobe. Ritakaza indomo aho rijya gusa cyane na ntera. 


      2.2 Izina ntera riteye nk’izina nyakimwe 


      2.3 Izina ntera riteye nk’izina ry’urusobe

      Ingero 

      imvaburayi→ -vaburayi 

      umuvamahanga→ -vamahanga 

      2.4 Izina ntera rikomoka ku nshinga 

      Ingero 

      igitirano (gutira) 

      igisabano (gusaba)

       ikibano  (kwiba) 

      3. Uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina ntera 

      Izina ntera rigira uturemajambo nk’utw’izina nyakimwe ni na yo mvano yo kwitwa izina ntera. Ni ukuvuga D-RS-C (indomo, indangasano n’igicumbi). Cyakora hari amazina ntera akomoka ku mazina y’urusobe bityo akagira intego nk’iy’izina ry’urusobe.


      Inshamake

      Mfashe ko: Izina ntera ari ijambo rifite intego nk’iy’izina nyakimwe cyangwa ry’urusobe, bigatandukanywa n’uko rishobora gukoreshwa mu nteko zose kimwe na ntera. Izina ntera akenshi aba ari ntera yafashe indomo igasimbura izina yagombaga kugaragira.

      Nshobora: Kugaragaza izina ntera mu mwandiko.

      Umwitozo

      Garagaza amazina ntera ari muri izi nteruro, unayasesengure. 

      • Igihangano k’ikiganano nticyubahisha nyiracyo. 

      • Umutima muhanano ntiwuzura igituza. 

      • Amenyo y’amagurano afasha abanyabihanga kugumana uburanga. 

      • Abeza ntibarama. 

      • Ibyinshi byotsa amatama. 

      • Agashya karashimisha. 

      Rubundakumazi

       Iyo ahembwe aragenda 

      Utubari akatubunga 

      Amakashi ayatanga

      5. Agataha bukeye. 


      Ab’iwe agahonda 

      Bagahinduka intere

      Bagacika bahunga 

      Bagataha ibigunda 

      10. Ngo badasongwa bashonje. 


      Abana yabyaye 

      Ntibigeze ishuri 

      Yabashoye ibishanga 

      Gushaka ibyo barya 

      15. Ngo bimenye ubwabo


      Ifaranga bacyuye 

      Aribaka abahonda 

      Anabita ibirumbo 

      Bitigeze ubwenge 

      20. Bitazi guhaha. 


      Nyiramama yabyumva 

      Agashengurwa cyane 

      Agatinya gukopfora 

      Ngo atotswa igitutu 

      25. Agatimburwa ashonje. 


      Yamubwira guhaha 

      Ngo agaburire abana 

      Agahatwa inshyi nyinshi 

      Ati:  “Ibirumbo wabyaye 

      30. Ntibyazanye inoti? 


      Nge nazanye urwagwa

      Rwo kumara inyota 

      Mwe muteke kayote 

      Murenzeho amazi 

      35. Muryame burije”. 


      Agisoza ayo ngayo 

      Haba haje gitifu 

      Umwe utwara ubwo bwatsi 

      Amukubita amapingu 

      40. Ati: “Ibyo uhomva urabizi? 


      Urubyaro wabyaye 

      Ntirwigeze ishuri 

      Urataha uruhonda 

      Rugahinduka intere 

      45. Ngo utabaza uramwica.

      Uyu munsi ndi nawe 

      Uraryozwa abo wica 

      Ubacira uburumbo 

      Wabateye ubabyara 

      50. Ngo bazirera ubwabo.”

      Tanga ibisobanuro by’amagambo akurikira

      Rubundakumazi, intere, gutaha ibigunda, gusongwa, ibirumbo, gushengurwa, gukopfora, gutimburwa, guhomvwa.

      Umwitozo w’inyunguramagambo

      Simbuza amagambo atsindagiye amwe muri aya magambo akurikira: (aho ngaho, abo uhohotera, indembe, badahuhurwa, abana, agahinda, ugakubita, uyobora) 

      • Umwe utwara ubwo bwatsi. 

      • Urataha ugahonda

      • Ugahindura intere

      • Ngo badasongwa bashonje. 

      Urubyaro wabyaye. 

      Ibibazo byo kumva umuvugo

      1. Ni nde uvugwa muri uyu mwandiko? Ateye ate? 

      2. Nyiramama uvugwa ukeka ko ari nde? 

      3. Iryo hohoterwa rivugwa muri uyu mwandiko riterwa n’iki? 

      4. Abahohoterwa ni ba nde? 

      5. Kuki abahohoterwa batavuga ihohoterwa bakorerwa? 

      6. Garagaza imikarago ibyerekana. Abahohoterwa bavugwa muri uyu mwandiko batabawe na nde?  

      7. Umuyobozi w’Umurenge yamenye ate ihohoterwa bakorerwa?   

      Ibibazo byo gusesengura umwandiko

      Ibivugwa muri uyu mwandiko bihuriye he n’ibivugwa mu mwandiko uheruka kwigwa? 

      Sobanura  amoko y’ihohoterwa avugwa muri uyu mwandiko. 

      Umwitozo w’ubumenyingiro 

      Gereranya  ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima bw’aho utuye. 

      Hari abo muturanye bameze nka Rubundakumazi? Ese ni izihe ngaruka ubona mu muryango wabo? Ni gute watanga umusanzu wawe mu kubarwanya cyangwa kubakebura. 

      Hanga umuvugo w’imikarago itarenze ijana uvuga ku ihohotera n’uko ryarwanywa.

      Igisantera

      Soma iyi nteruro maze  ugerageze gutahura imiterere n’umumaro by’amagambo yanditse atsindagiye. Aya  magambo urabona yitwara ate mu nteruro? 

      Rubundakumazi ntiyakurikizaga umuco nyarwanda wo guhahira urugo rwe, yari umusinzi rwoma akarangwa n’ingeso yo guhohotera abo mu rugo rwe. 

      1. Inshoza y’igisantera 

      Igisantera ni ijambo rijya kwitwara nka ntera bigatandukanywa n’uko igisantera kidakoreshwa mu nteko zose nka ntera. 

      2. Uturango tw’igisantera 

      Igisantera kirangwa no kugira umwanya n’umumaro nk’uwa ntera mu nteruro. Bimwe mu bisantera bifata indangasano isa n’iy’izina bigaragiye, ibindi ntibiyifata, ahubwo usanga bidahinduka.

      3. Intego y’ibisantera 

      Intego y’igisantera igaragaza indangasano isa n’iy’izina kigaragiye utundi turemajambo tugasa n’utw’inshinga cyangwa izina ry’urusobe. 

      3.1 Ibisantera bifata indangasano

      Ingero

      Umwana murizi ntakurwa urutozi. 

      Umutima muhanano ntiwuzura igituza. Inkuru mbarirano iratuba 

      3.2 Igisantera kidafata indangasano y’izina kigaragiye 

      Usanga buri gihe gifite indanganteko isa n’iyo mu nteko ya kabiri cyangwa iya cumi. Ntigifata na rimwe indangasano isa n’iy’izina kigaragiye. 

      Ingero

      Ibihingwa ngengabukungu 

      Ibiro mpuzamahanga 

      Ikigo ndangamuco 

      Inzira nyabagendwa 

      Umuco nyarwanda 

      4. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu gisantera 

      Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu gisantera ni kimwe n’akoreshwa mu mazina y’urusobe. 


      5. Kugereranya ntera, izina ntera n’igisantera


      Inshamake

      Mfashe ko: Igisantera ari ijambo rifite umwanya n’umumaro nk’uwa ntera kuko rigaragira izina rikaranga imico cyangwa imiterere, ariko rikaba ritari ntera kuko ribuze bimwe mu biyiranga nko kwisanisha mu nteko zose. Igisantera ntikigira intego nk’iya ntera kuko cyo kigira uturemajambo tundi duteye nk’utw’inshinga cyangwa utw’izina ry’urusobe. 

      Nshobora: Gutahura igisantera mu mwandiko no kugisesengura ngaragaza intego yacyo.

      Umwitozo

      Sesengura ibisantera bikurikira aho bishoboka: 

      • Umumarayika murinzi 

      • Umunsi ntarengwa 

      • Ibisigo nyabami

       • Ibihingwa ngandurarugo 

      • Ishuri mbonezamubano 

      • Ikigo ngororamuco 

      • Imyitozo ngororangingo 

      • Ibiro mpuzamahanga 

      • Ingeso mvukanwa 

      Gereranya izina ntera na ntera n’igisantera.

      Isuzuma 

      Ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ni ibikorwa bibabaza umwe mu babana mu rugo, hagati y’umugabo n’umugore cyangwa hagati y’ababyeyi n’abana babyaye. Iryo hohoterwa rikorwa mu buryo bunyuranye, burimo ibijyanye n’imibanire rusange, kubabaza, guhohoterwa gushingiye ku mutungo, ku gitsina… Ihohoterwa rishobora kugera kuri buri wese, yaba ikigero k’imyaka afite, yaba umugore cyangwa umugabo. Rishobora gukorerwa mu rugo cyangwa hanze y’urugo rigakorerwa umwe mu muryango cyangwa umwe mu bashakanye. Umuntu yakwibaza bimwe mu biranga ihohoterwa rikorwa mu ngo n’uko uwo bikorewe yabyitwaramo. 

      Hari igihe umuntu mubana akubabaza, agukubita, rimwe na rimwe habaho kwirwanaho noneho ugasanga habayeho gukomeretsanya gukabije. Bene iri hohoterwa ribabaza umubiri akenshi rikaba ryaganisha no ku rupfu. Hejuru y’ibyo nta wakwirengagiza ihohoterwa ribabaza umutima rigaragarira cyane mu bikorwa byo guhimana hagati y’abantu babana, agasuzuguro, amagambo mabi atesha mugenzi wawe agaciro, kugenzurana birengeje urugero, kutizerana, kubwirana amagambo asesereza, kudaha agaciro mugenzi wawe n’ibitekerezo bye n’ibindi. Iri hohoterwa ntirikunze kuvugwa cyane, ariko abashakashatsi n’abaganga b’indwara y’agahinda, bakomeje kugaragaza ko iri hohoterwa rikomeye cyane kuko rifatwa nk’iyicarubozo, aho rigenda rimunga umuntu gahoro gahoro, rikaba ryamugiraho ingaruka zikomeye nko kurwara indwara z’umutima, kurwara indwara zo mu mutwe, kwiyanga no kwiyahura. 

      Hari kandi ihohoterwa rishingiye ku mutungo  rikorwa cyane hagati y’abashakanye, aho urusha undi ubushobozi, amafaranga, abigira urwitwazo rwo kudaha mugenzi we agaciro, kumwicisha inzara, kumusuzugura no kumwereka ko nta cyo amaze. Iri kandi rishobora no gukorerwa wa wundi noneho ufite ubushobozi, aho mugenzi we amutota gusesagura umutungo, akagira uruhare runini mu gucunga uwo mutungo no kuwugenzura, akaba ari we wenyine uwufatira ibyemezo yishingikirije ko ari we mutware cyangwa umuyobozi, akaba ari we wenyine ufata ibyemezo. Iri hohoterwa rishingiye ku mutungo na ryo riri mu rikurura cyane ubwicanyi hagati y’abashakanye cyane iyo hatabayeho kumvikana ku mikoresherezwe n’imicungire y’umutungo wabo. Bene iri hohoterwa mu muryango rishobora no gukorerwa urubyaro cyanecyane iyo abashakanye basesagura umutungo bafite, badahahira abana cyangwa bababuza ubundi burenganzira bagomba kugira mu muryango. 

      Imibanire mu muryango na yo ishobora kugaragaramo ihohoterwa rikorwa hari n’abandi bantu batandukanye baba inshuti cyangwa umuryango, rigakorerwa hagati y’abashakanye, aho umwe adatinya gucecekesha mugenzi we mu ruhame, kumumwaza, kumwangisha abandi, kumwangisha inshuti n’umuryango, kumusebya mu ruhame, kumuvuga amagambo ateye isoni mu bandi bantu ndetse no kumukubita mu ruhame. Iri hohoterwa na ryo rishobora gutuma umuntu yiheba, akiyanga akaba yarwara indwara y’agahinda cyangwa akiyahura. Hari kandi ihohoterwa ridakunze kuvugwa cyane, rikunze kugaragara mu ngo hagati y’abashakanye cyane nko mu gihugu nk’u Rwanda gifite amateka ya Jenoside cyanyuzemo. Iri hohoterwa rikunze kugaragara  iyo umuntu adaha agaciro ukwemera kwa mugenzi we, akamutoteza ashaka kumuhindura uko we yifuza. Ashobora kumubuza gusenga mu kwemera kwe, ashobora kumubuza imyambaro ijyanye n’ukwemera kwe cyangwa undi na we akamutota kugira ukwemera nk’ukwe. Ibijyanye n’amoko n’uturere abantu bakomokamo, umwe mu bashakanye ashobora kubuza mugenzi we kwitabira gahunda zo kwifatanya n’abandi bakomoka hamwe mu gikorwa runaka gifite akamaro. Umwe mu bashakanye kandi ashobora gukoresha amagambo asesereza mugenzi we ashingiye k’uwo ari we, akaba yamubwira incyuro zijyanye n’amateka yanyuzemo kubera uwo ari we. Iri hohoterwa na ryo rikunze gukurura amakimbirane n’impagarara mu muryango kugeza aho abashakanye baba batakihanganiye gukomeza kubana bityo bikaba byabaviramo gutandukana. Impamvu nyamukuru itiza umurindi iri hohoterwa twavuze, ni urukundo ruke, kutaganira hagati y’abashakanye, kubakira ku kinyoma no kutabwizanya ukuri, kutabohoka kuri buri wese n’umuco wo guceceka umuntu akamira bunguri ibimurimo. Iyo bigiye gusohoka bisohokana ubukana budasanzwe bikaba byasenya. 

      Nubwo mu bihugu bitandukanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina ridasobanurwa kimwe mu rwego rw’amategeko, bene iri hohoterwa, mu ngo, rishobora kwerekeza ku gukoreshwa imibonano mpuzabitsina utabishaka, cyangwa se ku ngufu. Rishobora no kwerekeza ku gikorwa cyo konona abana cyangwa ingimbi n’abangavu, gusambanywa n’umuntu wo mu muryango nk’ukurera cyangwa umubyeyi wawe. Bamwe mu bakorerwa iryo hohoterwa, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, babwirwa ko nibaramuka babivuze bazagirirwa nabi. Nyamara umuntu w’Umunyarwanda yaravuze ngo “uhishira umurozi akakumaraho abana”. 

      Abashakanye nibige kuganira, kandi imibanire yabo ishingire ku rukundo nyakuri ruzira uburyarya, rudashingiye ku kindi kintu icyo ari cyo cyose kitari urukundo ubwarwo. Ihohoterwa ryangiza imibanire myiza yari hagati y’abashakanye, rituma umuntu ayoberwa uko yifata n’umurongo yafata, rituma umuntu adatekereza birambuye uko yaryikuramo, rituma umuntu atamenya uburenganzira bwe, rikanatuma atamenya aho yakura ubufasha. Ukorerwa ihohoterwa rimutera kwigunga, akarwara indwara y’agahinda, ibyinshi mu bitekerezo bye  bigasubira inyuma ku bw’ihungabana aba yatewe noguhohoterwa. Ni ngombwa gukangurira abantu kugira ubumenyi buhagije mu bijyanye n’amategeko arwanya ihohoterwa rishingiye ku cyo ari cyo cyose no guharanira kwamagana ingeso mbi yo kudahana abakoze ibyaha byo guhohorera. 

      Ibibazo byo kumva umwandiko

      1. Ha uyu mwandiko umutwe ukwiye ushingiye ku bivugwamo. 

      2. Ni ayahe moko y’ihohoterwa rikorerwa mu ngo agaragara mu mwandiko? 

      3. Ihohoterera ribabaza rishobora kwigaragaza ku buryo bubiri. Ni ubuhe? 

      4. Ni gute uwo mwashakanye ashobora kuguhohotera kubera ko agusumbya umutungo? 

      5. Usumbya umutungo we yahohotera ate mugenzi we ku bijyanye n’umutungo? 

      6. Abana bashobora gukorerwa irihe hohoterwa rishingiye ku mutungo? 

      7. Garagaza umugani w’umugenurano wakoreshejwe muri uyu mwandiko unavuge inama ugusigiye ku bijyanye n’ibivugwamo. 

      8. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni iki? 

      9. Ni izihe ngamba zafatwa kugira ngo harwanywe ihohoterwa rikorerwa mu ngo? 

      10. Umuntu ashobora guhohotera mugenzi we amubuza kwitabira gahunda zo kwifatanya n’abandi bakomoka hamwe mu gikorwa runaka. Tanga urugero rwa bene iryo hohoterwa ugendeye ku mateka yaranze u Rwanda.

      Inyunguramagambo

      Garagaza amagambo yakoreshejwe mu  mwandiko asobanura:

      • Akababaro umuntu aterwa n’ikintu abuze cyangwa n’uko hari umugiriye nabi. 

      • Guhatira umuntu gukora ikintu 

      • Abana 

      • Kubwira umuntu incyuro imukora ibwoya ikamubishya umutima. 

      • Kutavuga ibimurimo 

      Ikibonezamvugo

      • Ntera n’igisantera bitaniye he bihuriye ku ki? 

      • Tahura  ntera, amazina ntera n’ibisantera bigaragara mu bika bibiri bya nyuma  by’umwandiko ibyo ushobora gusesengura ubisesengure ukoresheje imbonerahamwe iteye itya:


      • Ukoresheje akambi huza aya magambo atsindagiye  mu nteruro n’ubwoko bwayo uhereye ku rugero rwatanzwe. 


      Ihangamwandiko

      Mu mirongo itarenze 50 andika inkuru igaragaramo ihohoterwa n’uko ryarwanywa. 




      • Uburinganire n’ubwuzuzanye mu mirimo yo mu rugo

        Kugira ngo habebo iterambere ry’urugo ni ngombwa ko abagize urugo bose bafatanya mu bikorwa ibyo ari byo byose, bajya inama, bungurana ibitekerezo, bafatanya imirimo yo mu rugo kandi bubahana. Burya ngo “Abishyize hamwe nta kibananira”. Urugero rugaragara ni umuryango wa Habimana na Mariyana n’abana babo babiri. Ubuhamya bitangira bwemeza ko uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango ari inkingi ya mwamba ku iterambere ry’urugo rwabo. Umuntu yakwibaza ati: “Ese uwo muryango wabayeho ute? Ubu umerewe ute?”

        Habimana yabyirutse ari umuhanya, avukira mu rugo rusaba umunyu, nta gashuri yigeze. Ababyeyi be bari baritabye Imana kera bazize inzara. Nta karima n’aka kirazira bagiraga. Habimana arererwa kwa nyirakuru ntiyamushyira mu ishuri kuko atari kubona amafaranga y’ishuri ndetse n’ay’imyenda yo kwambara ku ishuri. Aho amariye kugimbuka, Habimana atangira umwuga wo gusoroma icyayi akawukuramo udufaranga duke two kugura utwenda. Nyirakuru aza gupfa, Habimana asigara ari imfubyi buriburi. Rimwe basoroma icyayi, mugenzi we amubwira ko umujyanama w’ubuzima yamubwiye ko hari amahugurwa ateganijwe kuri icyo cyumweru maze bumvikana kuzayajyanamo.

        Aho mu mahugurwa Habimana ahahurira n’umukobwa Mariyana na we wari imfubyi, baraganira baba n’inshuti. Biratinda bigira inama yo kurushinga barabana. Babanaga mu kazu k’ivundi nyakatsi nyirakuru yari yaramusizemo. Abaturanyi bakajya babaha urw’amenyo bagira bati: “Uruka afata uhitwa”.  Abandi bakabaha inkwenene bagira bati: “Imfubyi ebyiri zitagira akarima na mba zizabaho zite? Urwazo ntiruzatera kabiri”! Nyamara Habimana na Mariyana ntibacika intege kubera ko bajya kubana babwiranaga ko ibintu ari ibishakwa. Ibyo bakoraga byose babanzaga kujya inama bakumvikana uko bari bubigenze kandi bagafatanya. Iyo Habimana yazanaga udufaranga yahembwe mu cyayi bumvikanaga icyo bari budukoreshe hagira igisigara umwe muri bo akaguramo utwenda. Igihe kimwe baryamye Mariyana azana igitekerezo. 

        − Twagerageje gushyira mu bikorwa ibyo twahuguwemo  cya gihe twahuraga bwa mbere. 

        − None se ko kwihangira umurimo batubwiraga bisaba igishoro twagikura he?

         − Reka ntekereze nzakubwira. 

        Bidateye kabiri Mariyana yisunga ikigega k’ingwate cy’abagore kimwemerera kuzamuha ingwate maze ageze mu rugo abyumvikanaho n’umugabo we baka inguzanyo muri banki. Amafaranga babahaye bayashora mu bworozi bw’inkoko banatisha imirima bahinga ibirayi. 

        Ikirere kirabakundira maze umusaruro wa mbere utuma bishyura inguzanyo ya banki. Bajyanaga mu murima bagafatanya muri byose, bataha bagafatanya n’iyindi mirimo yo mu rugo. Iyo Habimana yajyaga gushaka ibiryo by’inkoko Mariyana yasigaraga azikorera isuku. Imishwi baguze imaze gukura babona isoko ryo kugemurira amagi Hoteri Urumuri yari hafi y’iwabo. 


        Hashize igihe gito, ubuhinzi bwabo butera imbere cyane baba abatubuzi b’imbuto y’ibirayi mu Ntara y’Amajyaruguru yose. Bigira inama yo kwiyubakira inzu nziza no kugura imodoka izajya ibafasha muri ako kazi k’ubuhinzi n’ubworozi bakoraga banumvikana kubyara umwana dore ko bagishakana bari barumvikanye kutabyarira mu bukene. Amezi ikenda ashize babyara abana babiri b’impanga; umuhungu n’umukobwa babita Gakuru na Nyiragato. Bakomeza gufatanya muri byose, umugore yaba ari mu mirimo y’isuku umugabo akaba ari mu matungo cyangwa ari n’abana. 

        Iyo igihe cyo gukingiza abana cyageraga umwe yafataga Gakuru undi agafata Nyiragato bakabajyana kwa muganga. Uko igihe cyashiraga ni ko ubutunzi bwabo bwakomezaga kwiyongera, bagura imirima myinshi banubaka n’amazu anyuranye y’ubucuruzi. Abana bamaze gukura babatoza imirimo yo mu rugo, bakajya bafasha ababyeyi babo koza amasahani, kumesa imyenda no gukubura imbuga. Bagiraga imbuga nini ku buryo Gakuru na Nyiragato bumvikanaga aho umwe ahera kugira ngo bahurize hagati. 

        Abana babo babyiruka bakundana kandi bafatanya muri byose nk’ababyeyi babo. Iyo bavaga ku ishuri bakoraga imirimo yo mu rugo barangiza bagasobanurirana amasomo.

        Umunsi umwe abana bagiye ku ishuri Habimana na Mariyana bamaze gupakira amagi bajya mu modoka berekeza kuri hoteri Urumuri. Mu gihe bagendaga, Mariyana aterura ikiganiro.

        − Imana yaduhaye ibyo twayisabye byose ntitugahweme kuyishimira. Ahubwo twari dukwiye kureba icyo natwe twafasha Akarere dutuyemo. 

        − Ibyo nange ni ko nabitekerezaga numvaga icyo gitekerezo nzakikugezaho muri iyi minsi. Ahubwo urumva twabakorera iki? 

        − Bitewe n’uko ivuriro ryacu riri kure, reka tububakire ivuriro tunazane amazi bityo abarwayi bo muri aka gace tube tubavunnye amaguru bage bivuriza hafi banavome amazi meza. 

        Nuko muri ako gace, umuryango wa Habimana uhazana amazi meza y’urubogobogo, wubaka  n’ivuriro riramira abarwayi bagombaga gukora urugendo rw’urucantege; rwasongaga indembe.

        Umunsi wo gutaha icyo gikorwa, Muganga asaba Habimana  kwandika amazina ye mu gitabo cy’abanyacyubahiro, Habimana aramushwishuriza ati: “Bwana Muganga ubimbabariremo cyane sinzi kwandika”. Na we ati: “Mbega ibyago! N’iyo mitungo ufite iremereye!  Iyo ugera mu ishuri wari kuba igitangaza” . 

        Umuyobozi w’Akarere afashe ijambo avuga byinshi ariko asoza abwira abari aho ati: “Ibi byose mureba  umuryango wa Habimana ubigezeho kubera uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango we, mu gihe bamwe mu bagabo mukivuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ari ukwemera kuba inganzwa y’umugore. Ababyumva mutyo mbahaye umukoro muzamushake mubiganireho na we, azababwira ibanga ryamufashije kugera kuri ibi byose”.

        Sobanura amagambo akurikira 

        Umuhanya, urugo rusaba umunyu, kutagira akarima ka kirazira, kugimbuka,imfubyi buriburi, akazu k’ivundi nyakatsi, guha umuntu urw’amenyo, kudatera  kabiri, kwatisha, kuvuna abantu  amaguru, kuramira abarwayi, gushwishuriza umuntu, inganzwa.

         Umwitozo w’inyunguramagambo 

        1. Koresha aya magambo mu nteruro zigaragaza ko wumva ibisobanuro byayo: 

        • Imfubyi buriburi 

        • Kutagira na mba 

        • Kwatisha 

        • Kuvuna abantu  amaguru 

        • Inganzwa 

        2. Uzuza izi nteruro ukoresheje amwe muri aya magambo yavuye mu mwandiko (Umuhanya, kugimbuka,  guha umuntu urw’amenyo, kudatera  kabiri, kwatisha, kuvuna abantu  amaguru, kuramira abarwayi, gushwishuriza, inganzwa. 

        (a) Namusabye ………............... ntiyagira icyo amarira. 

        (b) Nta jambo namba yagiraga iwe kubera ko yari …………………..................................................... ............….............................................................. 

        (c) Bamufashe …………….bahita bamufunga. 

        (d) Ntiwirirwe ubinzanira ………….. nohereze umwana ubimumpere.

        Ibibazo byo kumva umwandiko

        1. Habimana yavukiye mu muryango umeze ute? 

        2. Ni iki kigaragaza ko Habimana yari azi kwirwanaho akiri umwana? 

        3. Habimana yamenyanye ate na Mariyana? 

        4. Ni uwuhe mugani wakoreshejwe mu gika cya mbere cy’umwandiko? 

        5. Garagaza ibiranga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigaragara mu mwandiko. 

        6. Urugo rwa Habimana rugishingwa rwabonwaga rute n’abaturanyi? Ese ni ko byagenze? Sobanura igisubizo cyawe? 

        7. Garagaza uruhare rw’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’urugo rwa Habimana. 

        8. Vuga ibindi bintu nibura bibiri bigaragaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mirimo yo mu rugo bitagaragara mu mwandiko.

        Ibibazo byo gusesengura umwandiko

        Garagaza insanganyamatsiko rusange n’ingingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko.

        Hina uyu mwandiko mu magambo yawe bwite. 

        Ibiganiro mpaka 

        Soma iki gika gisoza umwandiko maze usubize ikibazo kiri hasi yacyo.

        Umuyobozi w’Akarere afashe ijambo avuga byinshi ariko asoza abwira abari aho ati: “Ibi byose mureba  umuryango wa Habimana ubigezeho kubera uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango we, mu gihe bamwe mu bagabo mukivuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ari ukwemera kuba inganzwa y’umugore. Ababyumva mutyo mbahaye umukoro muzamushake mubiganireho na we, azababwira ibanga ryamufashije kugera kuri ibi byose”.

        Utekereza ko ikiganiro hagati ya Habimana n’abagabo bavugwa muri icyo gika kizaba giteye gite?

        Inshoza y’ibiganiro mpaka 

        Iyo umuntu agiye gutanga ibitekerezo ku nsanganyamatsiko runaka, hari uburyo butandukanye aba ashobora gucishamo ibitekerezo bye. Impaka ni bumwe mu buryo bushobora gukoreshwa mu itangwa ry’ibitekerezo. Ubu buryo ni ibiganiro bikorwa hagati y’abantu batandukanye ku nsanganyamatsiko ihari. Mu by’ukuri ibiganiro mpaka bikorwa iyo hari ikibazo gikeneye umuti buri wese agatanga uwe uko abyumva ku buryo bya bitekerezo bikusanywa bikaba ingirakamaro mu gukemura ikibazo runaka. Muri ibi biganiro abantu baganira bari mu matsinda atandukanye hagamijwe kungurana ibitekerezo. Ni ukuvuga ko atari impaka za ngo turwane. Muri ibyo biganiro, haba hari itsinda ry’abashyigikiye insanganyamatsiko yatanzwe, hakaba n’abatayishyigikiye.

        Abashyigikiye insanganyamatsiko 

        Aba batanga ibitekerezo byabo bashyigikira insanganyamatsiko yatanzwe bagamije kugaragaza ko ibivugwa mu nsanganyamatsiko ari ukuri cyangwa se ihame. Berekana ko uko insanganyamatsiko yatanzwe ari byo byakemura ikibazo gihari.

        Abadashyigikiye insanganyamatsiko

        Aba batanga ibitekerezo byabo basenya insanganyamatsiko yatanzwe bagamije kugaragaza ko ibivugwa mu nsanganyamatsiko atari ukuri cyangwa se atari ihame. Baba bagamije kumvikanisha ko uko insanganyamatsiko imeze atari byo byakemura ikibazo ahubwo ko hari ukundi cyakemuka, bakagaragaza uko kundi cyakemuka. 

        Kugira ngo ikiganiro mpaka kigende neza, haba hari n’umuyobozi w’ikiganiro ushobora kuba ari umwe cyangwa se afite n’undi umwunganira.

        Umuyobozi w’ikiganiro

        Uyu ni we uyobora ikiganiro mpaka, akagenda aha umwanya abajya impaka ndetse akanabagenera igihe bakoresha. Iyo umwe mu bajya impaka arangije gutanga ibitekerezo bye, umuyobozi w’ikiganiro aha mugenzi we  badahuje ibitekerezo ijambo, kugira ngo agire ibyo avuga ku byo mugenzi we yavuze. Uyu kandi ni na we usubiza mu murongo abajya impaka iyo basa n’abagiye gutandukira insanganyamatsiko yabo.

        Indorerezi 

        Aba ni abantu baza kwitabira ikiganiro mpaka bagamije kumva ibitekerezo bitandukanye by’abajya impaka. Iyo abajya impaka barangije gutanga ibitekerezo byabo, abaje kwitabira ikiganiro baba na bo bashobora kwaka ijambo bagatanga ibitekerezo byabo bishyigikira cyangwa bidashigikira rimwe mu itsinda ry’abajyaga impaka. Aha ni na ho uyobora ikiganiro ashobora guhera agaragaza ko uruhande uru n’uru ari rwo rwatanze ibitekerezo bifatika bitewe n’umubare w’indorerezi washyigikiye ibyo bitekerezo.

        Amabwiriza agenga ibiganiro mpaka 

        • Mu kungurana ibitekerezo, umwe mu bajya impaka, iyo agiye gutanga igitekerezo ke, abanza kugaragaza ko ibyo mugenzi we wamubanjirije batari mu itsinda rimwe atari byo, akabisenyesha ingingo zifatika maze akabona gutanga igitekerezo ke bitewe n’uruhande abogamiyemo. 

        • Mu kiganiro mpaka uvuga agomba kumenya ko arebwa cyangwa ajorwa n’ababwirwa, ni na yo mpamvu agomba kwita ku mivugire n’imiterere y’ijwi rye, ku guhinduranya amajwi, ku gusubizanya ukuri no gusubiza ukoresheje ingingo zuzuye. 

        • Uri mu kiganiro mpaka agomba kudatinya no kuterekana ko ikibazo abajijwe kimutunguye, akamenya kwihanganira ibitekerezo by’abandi, ntahubuke cyangwa ngo atongane. 

        • Mu gihe k’ikiganiro, abatumirwa bamaze kwicara, uyobora ikiganiro amaze kubavuga mu buryo bubangutse, agomba kwirinda kugira ibisubizo we atanga cyangwa abahatira ahubwo akibanda ku kubereka umurongo w’ikiganiro. 

        • Iyo umwe mu bajya impaka atanze igitekerezo ke, biba byiza ko uyoboye ikiganiro agisubiramo muri make kugira ngo undi agihereho atanga ike. Iyo impaka zikomeye, umuyobozi w’ikiganiro ahwitura abihaye ijambo. 

        • Mu kiganiro mpaka, buri wese agomba guhabwa ijambo ariko ntaryiharire, ushatse kuryiharira, uyoboye ikiganiro arimwaka mu kinyabupfura cyane nk’iyo abona ibitekerezo byari bimutegerejweho yabitanze. 

        • Umuyobozi w’ikiganiro mpaka agomba guhoza ku mutima uburyo n’intego y’icyo kiganiro mpaka. 

        Uko bicara mu biganiro mpaka 

        Abari mu kiganiro mpaka bicara ahantu haboneye kandi habona. Hagomba kuba hafasha mu buryo bwo kwicara kugira ngo ikiganiro kibonere. Mu kiganiro mpaka, hari uburyo butandukanye bicaramo kugira ngo ikiganiro kigende neza. Iki gishushanyo gikurikira kirerekana uko abakora ikiganiro mpaka bicara:

        Ubu buryo bwo kwicara ni bumwe mu buryo bwiza bukoreshwa mu kiganiro mpaka,  kubera ko umuyobozi w’ikiganiro aba ashobora kugenzura neza abajya impaka ndetse n’indorerezi zitabiriye ikiganiro. Ubu si bwo buryo bwiza bwonyine, icya ngombwa ni uko umuyobozi aba ashobora kugenzura  abajya impaka, kandi mu bajya impaka ntawuteye undi umugongo.

        Inshamake

        Mfashe ko: Ibiganiro mpaka ari ibiganiro bikorwa hagati y’abantu batandukanye ku nsanganyamatsiko ihari. Mu by’ukuri ibiganiro mpaka bikorwa iyo hari ikibazo gikeneye umuti buri wese agatanga uwe uko abyumva ku buryo bya bitekerezo bikusanywa bikaba ingirakamaro mu gukemura ikibazo runaka. Muri ibi biganiro abantu baganira bari mu matsinda atandukanye hagamijwe kungurana ibitekerezo. Ni ukuvuga ko atari impaka za ngo turwane. Muri ibyo biganiro, haba hari itsinda ry’abashyigikiye insanganyamatsiko yatanzwe, hakaba abatayishyigikiye n’indorerezi. 

        Nshobora: Kuyobora ikiganiro mpaka cyangwa kugeza ibitekerezo byange ku bandi no kubibumvisha ngusha ku ngingo ngaragaza n’ ikinyabupfura nshyigikira cyangwa nenga ibitekerezo by’abandi.

         Umwitozo w’ubumenyingiro kujya impaka

        Mu mirimo yo mu rugo nta yagenewe umugabo cyangwa umugore kimwe n’uko ari nta yagenewe umwana w’umukobwa cyangwa umuhungu. Byemeze cyangwa ubisenye wifashishije ibitekerezo bifatika.

        Imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda

         Itegereze aka gace k’inkuru yo mu kinyamakuru maze usubize ikibazo kiri hasi.

        Gakenke: Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rirubahirizwa ariko ntirishirwa mubikorwa 

        Nubwo ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa n’abatuye mu karere ka Gakenke ariko ngo ntirishirwa mubikorwa kuko abashakanye batashobora kubye kubyumva kimwe, ku buryo hariho hariho abuma ko haribyo batagomba gukora murugo bakabiharira bagenzi babo. 

        kudashirwa mubikorwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nibyo usanga keshi bituwa imiryango idatera imbere, kuko habaho gusigana kubashakanye, aho umwe aharira mugenzi we imirimo runaka kandi nyamara kugira ngo iterambere ry’umuryango rigerweho bisaba ubufatanye hagati y’abashakanye. 

        Kurundi ruhande hari naho usanaga abagore nabo barabyumvishe nabi kuburyo  nabo basiganya abagabo babo kandi bose bagakwiye kuzuzanya. 

        Kuko kwigisha ar’uguhozaho inzego z’ubuyobozi zikaba zasabwe kugumya kujya barushaho gusobanura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugirango ritaba intandaro y’ubutane hagati y’abashakanye. 

        Gira icyo uvuga ku myandikire y’amagambo cyangwa imigemo yashyizwemo biciyeho akarongo. Ku bwawe ni ko wabyandika? Kubera iki? 

        Inshoza y’imyandikire y’ururimi 

        Imyandikire inoze y’ururimi ni urusobe rw’amategeko ashyirwaho mu rwego rwo kugena ibimenyetso bishushanya amajwi y’ururimi runaka. Mu rwego rwo kunoza imyandikire hakaba hifashishwa amahame y’iyigandimi nk’ubumenyi bugamije kwiga indimi zivugwa akaba ari na yo mpamvu imishinga yose igena imyandikire inoze y’ururimi ikorwa hitabajwe impuguke muri ubwo bumenyi bw’iyigandimi. Aya akurikira ni amategeko agenga imyandikire y’Ikinyarwanda: 

        Imyandikire y’inyajwi 

        Inyajwi z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti zikurikira: a, e, i, o, u. 

        Uretse mu nyandiko ya gihanga ikoreshwa mu mashuri no mu bushakashatsi gukurikiranya inyajwi birabujijwe mu myandikire isanzwe y’Ikinyarwanda keretse inyajwi ebyiri mu myandikire y’ijambo ry’iritirano “(i)saa” rivuga igihe. Mu magambo y’amarangamutima, imigereka n’inyigana birimo isesekaza, hakoreshwa inyajwi zitarenga eshatu zikurikirana. 

        Ingero 

        • Irangamutima: “yooo”! 

        • Umugereka: Ndagukunda “cyaneee”! 

        • Inyigana: “pooo”; “mbuuu”!

        Umwitozo

        Vuga aho inyajwi zishobora gukurikirana mu myandikire y’Ikinyarwanda ugende unatanga nibura urugero rumwe. 

        Imyandikire y’ ingombajwi shingiro

        Ingombajwi shingiro z’Ikinyarwanda zirimo amoko akurikira: 

        • Ingombajwi shingiro zandikishwa inyuguti imwe: b, c, d, f, g, h, j, k, m, n, p, r (l), s, t, v na z. 

        Mu Kinyarwanda inyuguti ya r ntabwo itandukanye na l mu rwego rw’imivugirwe ndetse no mu rwego rwo kurema amagambo. Umuntu yavuga ko atari amajwi shingiro abiri atandukanye ko ahubwo, kuba zigaragara uko ari ebyiri byaratewe n’uko Abazungu bagennye imyandikire y’Ikinyarwanda bahereye ku ndimi zabo. 

        Inyuguti “l” ikoreshwa gusa mu izina bwite “Kigali”, umurwa mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, mu ijambo “Repubulika”, mu ijambo “Leta” no mu mazina bwite y’amanyamahanga y’abantu n’ay’ahantu.

        Ingero

        • Ntuye i Kigali. 

        • Repubulika y’u Rwanda 

        • Angola, Londoni, Lome, Lusaka, Buruseli, Aluberi. 

        Icyakora, inyuguti “l” iguma gukoreshwa mu mazina bwite y’amanyarwanda y’abantu yari isanzwe ikoreshwamo kandi bayiswe mbere y’amabwiriza mashya

        Ingombajwi shingiro zandikishwa inyuguti ebyiri: ny, sh, pf, ts. 

        Ingombajwi shingiro yandikwa n’inyuguti eshatu: shy 

        Inyerera: w na y 

        • Ingombajwi z’ibihekane: 

        Inyuguti zandika ingombajwi z’ibihekane: 

        Inyuguti zandika ingombajwi z’ibihekane mu Kinyarwanda, ni ukuvuga ingombajwi shingiro ibanjirijwe n’inyamazuru, ingombajwi shingiro ikurikiwe n’inyerera imwe cyangwa ebyiri, ingombajwi shingiro ibanjirijwe n’inyamazuru igakurikirwa n’inyerera imwe cyangwa ebyiri, zikubiye mu rutonde rukurikira:

        mb, mf, mp, mv, nd, ng, nj, nk, ns, (nts), nsh, nshy, nt, nz; bw (bg), cw, dw, (fw), gw, hw, jw, kw, mw, nw, nyw, (pfw), (pw), rw, shw, shyw, sw, tsw, tw, (vw), zw; by, cy, jy, my, nny, pfy, py, ry, sy, ty, (vy); byw, myw, pfyw, (ryw), (vyw); mbw, (mfw), mpw, (mvw), ndw, ngw, njw, nkw, (nshw), (nshyw), (nsw), ntw, nzw; mby,  mpy, (mvy), nshy, ndy, njy, nsy, nty; (mbyw), (mvyw), njyw.

        Usibye “bg” mu ijambo “Kabgayi” ingombajwi z’ibihekane zitari muri uru rutonde zirabujijwe. 

        Ikitonderwa 

        Hari ibihekane bigira imyandikire yihariye bitewe n’inyajwi bikurikiye. 

        Ingero

        Imyandikire y’ibihekane “(n)kw”, “(n)gw”, “hw”, bikurikiwe n’inyajwi “o” cyangwa “u”

        Ibihekane “(n)kw”, “(n)gw”, “hw”, bikurikiwe n’inyajwi “o” cyangwa “u” ntibyandikwa; mu mwanya wabyo handikwa “(n)ko”, “(n)ku”, “(n)go”, “(n)gu”, “ho”, “hu”. 

        Ingero

        • Kwanga koga ni bibi. 

        • Kubaka ni ukugereka ibuye ku rindi. 

        • Pariki ya Nyungwe ibamo inguge nyinshi.

        • Ngwije na Ngoboka bava inda imwe. 

        • Korora inkwavu n’inkoko bifite akamaro.

        • Iyo ngiye kwinjira mu nzu nkuramo inkweto. 

        • Mariya ahwituye Hoho kugira ngo yihute. 

        • Mahwane aragesa amahundo. 

        Imyandikire y’ibihekane “(n)jy” na “(n)cy”, bikurikiwe n’inyajwi “i” cyangwa “e” 

        Ibihekane “(n)jy” na “(n)cy” byandikwa gusa imbere y’inyajwi “a”, “o” na “u”. Imbere y’inyajwi “i” cyangwa “e” handikwa “(n)gi”, “(n)ge”, “(n)ki”, “(n)ke”. 

        Ingero 

        • Umugi ntuyemo ufite isuku. 

        • Gewe / ngewe ntuye mu magepfo y’u Rwanda. 

        • Njyanira ibitabo mu ishuri gewe ngiye gukina. 

        • Njyana kwa masenge. 

        • Iki ni ikibabi k’igiti. 

        • Ikibo cyuzuye ibishyimbo.

        Ibihekane bigizwe n’ingombajwi “ts”, “pf” na “c” 

        Ibihekane bigizwe n’ingombajwi “ts”, “pf” na “c” zibanjirijwe n’inyamazuru byandikwa mu buryo bukurikira: “ns”, “mf”, “nsh”. 

        Ingero

        • Insina za kijyambere zitanga umusaruro utubutse. 

        • Imfizi y’inshuti yange.

        Imyitozo

        1. Tanga urugero rw’amagambo abiri agaragaramo ingombajwi z’igihekane: mvy, nshy na pfy 

        2. Kosora aho biri ngombwa: 

        − Kwanga kwogo amazi ashushye nge bituma ntameregwa neza mu mubiri. 

        − Inshuti yange yambwiye ko invura yaguye nijoro ari intsindagirabigyega. 

        − Ikibo ke yakibohesheje ibirere by’instina z’inyamunyo. 

        Gukata

        Mu myandikire y’Ikinyarwanda hari inyajwi ziba zigomba gukatwa ariko hari n’izidakatwa.

        Ikata ry’inyajwi zisoza ibinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka” 

        Inyajwi zisoza ikinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka” zirakatwa iyo zikurikiwe n’ijambo ritangiwe n’inyajwi ariko inyajwi isoza ikinyazina ngenera gikurikiwe n’umubare wanditse mu mibarwa ntikatwa. 

        Ingero 

        • Wakomerekejwe n’iki? 

        • Ntakibyara nk’intare n’ingwe. 

        • Umubare w’amashuri y’imyuga uriyongera. 

        • Nyereka uko batsa tereviziyo n’uko bayizimya. 

        • Umwaka w’ibihumbi bibiri na cumi n’ibiri 

        • Umwaka wa 2012. 

        Inyajwi zisoza zidakatwa 

        Usibye inyajwi zavuzwe haruguru, inyajwi zisoza andi moko y’amagambo ntizikatwa. 

        Urugero

        Kabya inzozi 

        Inyajwi “i” isoza akabimbura “nyiri”, n’inshinga mburabuzi “ni” na “si” ntizikatwa.

        Ingero

        • Nyiri ubwenge aruta nyiri uburyo 

        • Amasunzu si amasaka 

        • Icyatumye ejo ntaza iwawe ni uko natashye ndwaye. 

        Icyakora ijambo “nyiri” iyo riri mu mazina amwe n’amwe y’icyubahiro rifatana n’ijambo ririkurikiye.

        Urugero 

        Nyiricyubahiro Musenyeri. 

        Naho “nyira” ivuga “nyina wa” ikoreshwa mu mazina, ifatana n’ijambo ibanjirije. 

        Urugero

        Nyirabukwe aramukunda. 

        Ikitonderwa

        Inyajwi zitangira amazina   akurikira indangahantu “mu” na “ku”. 

        Inyajwi itangira amazina bwite n’amazina rusange akurikiye indangahantu “mu” na “ku” iratakara, keretse mu ijambo ritangirwa n’inyajwi “i” ikora nk’indanganteko.

        Ingero

        • Mu Mutara higanje imisozi migufi. 

        • Mu Kagera habamo ingona. 

        • Amatungo yanyuze mu murima. 

        • Kwita ku nka bigira akamaro. 

        • Abana bavuye ku iriba bajya mu ishuri. 

        • Banyuze mu ishyamba. 

        Inyajwi zisoza indangahantu “ku” na “mu” ntizikatwa kandi zandikwa iteka zitandukanye n’izina rikurikira. 

        Ingero

        • Amatungo yanyuze mu murima. 

        • Kwita ku nka bigira akamaro.

        Imyitozo

        Kosora interuro zikurikira aho ari ngombwa: 

        • Karangwa ati: “Uyu n’umwana wange nkunda cyane.” 

        • Akigera k’umuhanda yahasanz’ imodoka ya nyir’aya mazu iparitse kw’isoko. 

        • Ni ngombwa kwita cyane kw’ihene ze kugira ngo zitazamera nkiriya nka yahoroteshejwe no kubura ibyo irya.

        Amagambo afatana n’adafatana 

         Amagambo y’inyunge 

        Amazina y’inyunge harimo n’amazina bwite y’inyunge yandikwa afatanye. 

        Ingero

        Umwihanduzacumu 

        • Rugwizangoga 

        • Umukangurambaga 

        • Umuhuzabikorwa 

        • Amayirabiri 

        Icyakora mu bisingizo, mu byivugo no mu migani, amazina nteruro agizwe n’amagambo arenze ane (4) yandikwa atandukanyijwe kandi agashyirwa mu twuguruzo n’utwugarizo. 

        Urugero

        Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica” aba arahashinze. 

        Amagambo afutura 

        Amagambo mfutuzi yandikwa atandukanyijwe n’amagambo afuturwa. 

        Ingero

        • Inama Njyanama 

        • Umuco nyarwanda 

        • Umutima nama

        • Umutima muhanano 

        • Inyandiko mvugo. 

        Ibyungo “na” na “nka” 

        Ibyungo “na” na “nka” bikurikiwe n’ibinyazina ngenga bivuga nyakuvuga na nyakubwirwa (ngenga ya 1 n’iya 2) byandikwa mu ijambo rimwe ariko bikandikwa bitandukanye n’ibinyazina ngenga muri ngenga ya 3. 

        Ingero

        • Ndumva nawe umeze nkange. 

        • Ndabona natwe tumeze nkamwe. 

        • Ndumva na we ameze nka bo. 

        • Ndabona na ko kameze nka bwo. 

        • Ikinyazina ngenera n’ikinyazina ngenga

        Iyo ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ikinyazina ngenga byandikwa mu ijambo rimwe. 

        Ingero 

        • Umwana wange 

        • Umurima wacu 

        • Ishati yawe 

        • Amafaranga yabo

        Impakanyi “nta”

        Impakanyi “nta” yandikwa ifatanye n’inshinga itondaguye iyikurikiye ariko iyo ikurikiwe n’ubundi bwoko bw’ijambo biratandukana. 

        Ingero 

        • Iwacu ntawurwaye 

        • Muri iri shuri ntabatsinzwe 

        • Ya nka ntayagarutse 

        • Nta we mbona 

        • Nta cyo ndwaye 

        Ibinyazina ngenga ndangahantu

        Ibinyazina ngenga byo mu nteko ndangahantu “ho”, “yo”, “mo (mwo)” n’akajambo “ko” bifatana n’inshinga bikurikiye, keretse iyo iyo nshinga ari “ni” cyangwa “si”. 

        Ingero

        • Wa mugabo nimusangayo turagenderako ntitugaruka. 

        • Ya nama yayivuyemo. 

        • Kuki yamwihomyeho? 

        • Ni ho mvuye.

        • Si ho ngiye. 

        Akajambo “ko” 

        Akajambo “ko” kunga inyangingo ebyiri kandikwa gatandukanye n’amagambo agakikije. 

        Ingero

        • Mwarimu avuze ko dukora imyitozo. 

        • Ndatekereza ko baduhembye.

        Urujyano rurimo ijambo “ngo” kimwe n’ibinyazina “wa wundi”, “bya bindi”, “aho ngaho”, “uwo nguwo”. 

        Urujyano rurimo ijambo “ngo” kimwe n’ibinyazina: “wa wundi”, “bya bindi”, “aho ngaho”, “uwo nguwo”, n’ibindi biremetse nka byo byandikwa mu magambo abiri. 

        Ingero

        • Kugira ngo wa wundi adasanga wagiye, ukwiye kuba ugumye aho ngaho. 

        • Bwira uwo nguwo yinjire. 

        • Fata aka ngaka, ibyo ngibyo bireke.

        Ijambo “ni” rikurikiwe n’inshinga irimo inshoza yo “gutegeka” no “guteganya”  

        Ijambo “ni” rikurikiwe n’inshinga ifite inshoza yo “gutegeka” cyangwa iyo “guteganya” ryandikwa rifatanye na yo. 

        Ingero

        • Nimugende mudasanga imodoka yabasize. 

        • Nimugerayo muzamundamukirize.

        Amagambo yerekana ibihe n’ahantu 

        Amagambo yerekana ibihe yandikwa mu ijambo rimwe: “nimunsi”, “nijoro (ninjoro)”, “nimugoroba”, “ejobundi”. 

        Ingero

        • Aragera ino nijoro. 

        • Araza nimugoroba. 

        • Yatashye ejobundi. 

        Ijambo “munsi” ryerekana ahantu na ryo ryandikwa mu ijambo rimwe. 

        Urugero

        • Imbeba yihishe munsi y’akabati. 

        Amagambo “ku” na“mu”

        Amagambo “ku” na “mu” yandikwa atandukanye n’ikinyazina ngenera ndetse no mu magambo “ku wa” na “mu wa” abanziriza itariki cyangwa umubare mu izina ry’umunsi. 

        Ingero

        • Sindiho ku bwabo. 

        • Navutse ku wa 12 Ugushyingo. 

        • Azaza ku wa Mbere. 

        • Yiga mu wa kane. 

        Ijambo “saa” 

        Ijambo “(i)saa”, rikurikiwe n’umubare byerekana isaha byandikwa mu magambo atandukanye. 

        Ingero

        • Abashyitsi barahagera saa tatu. 

        • I saa kenda nizigera ntaraza wigendere. 

        Imigereka ndangahantu

        Imigereka ndangahantu iremewe ku ndangahantu “i” (imuhira, iheru, iburyo, ibumoso, ivure, ikambere, imbere, ibwami, inyuma…) n’amagambo akomoka kuri “i” y’indangahantu ikurikiwe n’ikinyazina ngenera “wa”, n’ikinyazina ngenga yandikwa mu ijambo rimwe.

        Ingero

        • Nujya iburyo ndajya ibumoso. 

        • Mbwirira abari ikambere bazimanire abashyitsi. 

        • Nuza iwacu nzishima. 

        Indangahantu “i” ikurikiwe n’izina bwite ry’ahantu. 

        Iyo “i” y’indangahantu ikurikiwe n’izina bwite ry’ahantu yandikwa itandukanye n’iryo zina. 

        Ingero

        • i Kirinda 

        • i Muyunzwe 

        Inshinga mburabuzi “ari” 

        Inshinga mburabuzi “ari” iyo ikoreshejwe mu nyangingo ngaragira yandikwa itandukanye n’ikinyazina kiyibanziriza n’ikiyikurikira. 

        Ingero

        • Itegeko rihana umuntu uwo ari we wese wangiza umutungo wa Leta.

         • Ibyo ari byo byose sindara ntaje kukureba. 

        • Sinzi uwo ari we. 

        Amagambo arema inyumane 

        Amagambo afatiwe hamwe akarema inyumane y’umugereka, inyumane y’icyungo, cyangwa iy’irangamutima akomoka ku binyazina bitakibukirwa amazina bisimbura yandikwa afatanye. 

        Nyamara iyo ahuje ishusho n’izo nyumane kandi ibinyazina bikerekeza ku kintu kizwi cyangwa kibukwa mu buryo bugaragara, byandikwa bitandukanye. 

        Ingero 

        • Niko?  Uraza? 

        • Uko arya ni ko angana. 

        • Urahinga nuko uteza.      

        • Uku kwezi ni uko guhinga. 

        • Amutumaho nuko araza.

        • Ukuboko ashaka ni uko. 

        Amagambo ashingiye ku isubiramo 

        Amagambo ashingiye ku isubiramo yandikwa afatanye. 

        Ingero

        • Perezida yavuze ijambo arangije abari aho amashyi ngo kacikaci! 

        • Babwire bage binjira umwumwe. 

        • Mugende babiribabiri.

        Imyitozo

        Kosora aho ari ngombwa 

        • Ako nako niko ko nta ko ntagize ngo kamere nka bwabundi. 

        • Tugomba gukora vubavuba uyu mwitozo mu matsinda ya bane bane kugirango tuzawurangize nibura ejo bundi mu gitondo. 

        • Yaje ni uko arambwirango njyane yo  nabo gusura wa mwana; nawe numuntu nk’abandi.

        Imyandikire y’amazina bwite 

        Amazina bwite y’ahantu afite indomo. 

        Amazina bwite y’ibihugu n’ay’uturere afite indomo yandikwa atandukanye n’iyo ndomo; iyo ndomo ikandikwa mu nyuguti nto, keretse iyo itangira interuro. 

        Ingero

        • A Marangara n’i Gisaka ni tumwe mu turere twa kera tuvugwa mu mateka y’u Rwanda.

        • U Rwanda rurigenga. 

        • U Mutara wera ibigori, ibitoki n’ibishyimbo.

        • U Bubirigi buri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bufaransa. 

        Amazina bwite y’abantu arenze rimwe 

        Amazina bwite y’abantu arenze rimwe akurikirana muri ubu buryo: Habanza izina yahawe akivuka, hagakurikiraho andi  mazina y’inyongera.

        Ingero

        • UWASE  Ikuzo  Laurette 

        • VUBI  Pierre 

        • KARIMA  Biraboneye 

        • MUNEZERO Salima

        Amazina bwite y’abantu n’ahantu  y’amavamahanga

        Amazina bwite y’abantu n’ahantu y’amavamahanga atari ay’idini n’amazina bwite y’ibihugu n’ay’uturere y’amahanga yandikwa uko avugwa mu Kinyarwanda,  nyuma bagashyira mu dukubo uko asanzwe yandikwa mu rurimi akomokamo. 

        Ingero

        • Enshiteni (Einstein) 

        • Shumakeri (Schumacher) 

        • Ferepo (Fraipont) 

        • Cadi (Tchad) 

        • Kameruni (Cameroun / Cameroon) 

        • Wagadugu (Ouagadougou) 

        • Ositaraliya (Australie / Australia) 

        Amazina y’idini 

        Amazina  y’idini  yandikwa nk’uko yanditswe mu gitabo k’irangamimerere akaza akurikira izina umuntu yahawe akivuka cyangwa izina rindi rifatwa nka ryo. Izina rya mbere ryandikwa mu nyuguti nkuru naho izina ry’idini rikandikwa mu nyuguti ntoya, ritangijwe inyuguti nkuru. 

        Ingero

        • KARERA John 

        • KEZA Jane 

        • KAMARIZA Jeanne 

        • RUTERANA  Abdul 

        • MFIZI Yohana

        Amazina bwite yatanzwe kandi yakoreshejwe mbere y’aya mabwiriza akomeza kwandikwa uko yari asanzwe yandikwa.

        Ingero

        • Intara y’Amagepfo 

        • Umugi wa Kigali 

        • Akarere ka Rulindo 

        • Akagari ka Kimana 

        • Umurenge wa Keru

        Imyitozo

        Kosora niba ari ngombwa 

        • Yohani Kambanda yambwiye ko Urwanda n’Uburundi ari ibihugu byaboneye ubwigenge icyariwe. 

        • Mbere y’ubwigenge, igihugu cya Belgique ni kimwe mu byakoronije Urwanda.

        Imikoreshereze y’utwatuzo n’ibimenyetso byihariye 

        Utwatuzo

        1 Akabago/akadomo (.): Gasoza interuro ihamya n’interuro iri mu ntegeko. 

        Ingero

        • Umwana mwiza yumvira ababyeyi. 

        • Utazi ubwenge ashima ubwe. 

        • Mpereza icyo gitabo. 

        2. Akabazo (?): Gasoza interuro ibaza. 

        Ingero

        • Uzajya i Kigali ryari ngo tuzajyane? 

        • Wabonye amanota angahe? 

        3. Agatangaro (!): Gasoza interuro itangara, kagashyirwa n’inyuma y’amarangamutima. 

        Ingero

        • Mbega ukuntu kino kiyaga ari kinini! 

        • Ntoye isaro ryiza mama weee!

        4. Akitso (,): Gakoreshwa mu nteruro kugira ngo bahumeke akanya gato. 

        IngeroIngero

        • Umunyeshuri ushaka kujijuka, yirinda gusiba, ntakubagane mu ishuri kandi agakurikiza inama za mwarimu. 

        • Abagiye inama, Imana irabasanga.

        5. Uturegeka (…): Dukoreshwa iyo berekana irondora ritarangiye, interuro barogoye cyangwa iyo mu nteruro hari ijambo bacikije. 

        Ingero

        • Mu rugo rwa Kinyarwanda habaga ibikoresho byinshi: ibibindi, ibyansi, ishoka, ibitebo, isekuru… 

        • Baragenda ngo bagere ku Ruyenzi bahahurira na mwene... simuvuze nzamuvumba! 

        6 Utubago tubiri (:): Dukoreshwa mu nteruro iyo hari ibigiye kurondorwa, gusobanurwa cyangwa iyo bagiye gusubira mu magambo y’undi. 

        • Dukoreshwa kandi inyuma y’ingirwanshinga “-ti” n’ijambo “ngo”. 

        Ingero

        Burya habaho imirimo myinshi: guhinga, kubaka, kubaza n’ibindi. 

        • Mariya ati: “ Ibyo uvuze bingirirweho”. 

        • Mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge”. 

        7. Akabago n’akitso (;): Bikoreshwa mu nteruro kugira ngo batandukanye inyangingo ebyiri ziremye kimwe kandi zuzuzanya. 

        Urugero

        • Gusoma neza si ugusukiranya amagambo; gusoma neza ni no kumva ibyo usoma.

        8. Utwuguruzo n’utwugarizo (“ ”): Dukikiza amagambo y’undi asubirwamo, imvugo itandukanye n’imvugo isanzwe, cyangwa ingingo igomba kwitabwaho. Dukikiza amagambo ateruwe n’ingirwanshinga “-ti” n’ijambo “ngo”.  

        Dukoreshwa na none iyo hari inyito ikemangwa cyangwa kugira ngo bakikize amazina nteruro n’amazina y’inyunge agizwe n’amagambo arenze ane. 

        Dukoreshwa kandi mu magambo y’amatirano atamenyerewe mu Kimyarwanda. 

        Ingero

        • Igikeri kirarikocora kiti: “Kuba mu bibuba si ko guhunika ibigega”.

         • Nuko ya “nyamaswa” iravumbuka maze havamo umusore mwiza. 

        • Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica” aba arahashinze. 

        • Ibyo nabisomye kuri “internet”. 

        9. Akuguruzo n’akugarizo kamwekamwe (‘’): Dukoreshwa iyo utwuguruzo n’utwugarizo twinjira mu tundi mu nteruro.

         Urugero 

        • Umugaba w’ingabo ati: “Ndashaka ko ‘inshyikanya ku mubiri ya rugema ahica’ aza hano”.

        10. Udukubo (): Dukikiza amagambo cyangwa ibimenyetso bifite icyo bisobanura cyangwa icyo byuzuza mu nteruro. Banadukoresha iyo bashaka kwerekana uko amazina bwite y’amanyamahanga yanditswe mu Kinyarwanda bayandika mu ndimi akomokamo. 

        Dukikiza kandi umubare wanditse mu mibarwa mu nteruro iyo uwo mubare wabanje kwandikwa mu nyuguti. 

        Twerekana n’ibihekane cyangwa inyuguti bidakunze gukoreshwa.

        Ingero

        • Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage ko kugira ngo barwanye inzara, bagomba gushoka ibishanga (impeshyi yari yabaye ndende) kandi kwirirwa banywa bakabifasha hasi.

         • Bisimariki (Bismarck) 

        • Koreya (Korea) 

        • Kamboje (Cambodge) 

        • Igihembo twumvikanyeho ni amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi magana atanu (500 000 Frw).

        • (l) cyangwa (vy) 

        11. Akanyerezo (-): Gakoreshwa mu kiganiro kugira ngo berekane ihererekanywa cyangwa iyakuranwa ry’amagambo. 

        Urugero

         • Wari waragiye he? 

        • Kwa Migabo. 

        Gakoreshwa kandi bakata ijambo ritarangiranye n’impera y’umurongo, bikurikije imiterere y’umugemo.

         Urugero 

        Semarinyota yansabye ko tuzajya-na i Rukoma, ariko sinzamwe-merera. 

        Kanakoreshwa imbere n’inyuma y’interuro ihagitse.

        Urugero

        Ejo nzajya mu misa-sinzi niba wari uzi ko nsigaye njyayo - ntuzantegereze mbere ya saa sita. 

        12. Udusodeko ([ ]): Dukikiza intekerezo cyangwa insobanuro bongeye mu mvugo isubira mu magambo y’undi. 

        Urugero

        Yaravuze ati: “Sinshobora kurara ntariye inkoko [ayo yari amirariro], keretse narwaye”.

        Dukoreshwa kandi berekana ibyo banenga mu magambo y’undi. 

        Urugero 

        Yaranditse ati: “Ikinyarwanda ni ururimi ruvugwa n’abatu [ikosa] benshi muri Afurika yo hagati: ”. 

        Tunakoreshwa mu magambo y’undi  mu kugaragaraza ko hari ayavanywemo cyangwa yasimbutswe. 

        Urugero

        Aravuga ati: “Nimureke abana bansange [...] ntimubabuze”. 

        13. Agakoni kaberamye (/): Gakoreshwa mu kwandika amatariki, inomero z’amategeko no mu mwanya w’icyungo “cyangwa”. 

        Ingero

        Kigali, ku wa 15/10/2012.

        Itegeko N° 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010.

        Imyitozo

        Shyira utwatuzo dukwiye aho ari ngombwa 

        • Uriya mwana ko mbona arira yakubiswe na nde. Genda umumbwirire uti icecekere 

        • Yoo, mbese ni uku wabaye. Umaze igihe kinganaiki urwaye se 

        • Kurya neza si ukurya ibihenze, kurya neza ni ukurya ibifite intungamubiri

        Imikoreshereze y’inyuguti  nkuru 

        Inyuguti nkuru ikoreshwa aha hakurikira 

        1º Mu ntangiriro y’interuro. 

        Urugero

        • Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.

        2º  Nyuma y’akabago, akabazo n’agatangaro. 

        Ingero

        • Twese duhagurukire kujijuka. Wabigeraho ute utazi gusoma? Ntibishoboka. • Ntoye isaro ryiza shenge wee! Reka nge kuryereka nyogokuru. 

        3º Nyuma y’ingirwanshinga “-ti” n’ijambo “ngo” bikurikiwe n’utubago tubiri n’utwuguruzo. Ariko inyuguti nkuru ntitangira amagambo asubirwamo iyo uwandika yayatangiriye hagati mu nteruro yakuwemo. 

        Ingero

        Kankindi arasubiza ati: “Ibyo uvuze bingirirweho”. 

        • Igihe Kankindi yavugaga ati: “Ibyo uvuze bingirirweho”, yari yaramaze gusabwa na Kamana. 

        4º Ku nyuguti itangira imibare iranga iminsi, amazina y’amezi n’ay’ibihe by’umwaka. 

        Ingero

        Ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu. 

        • Ugushyingo gushyira Ukuboza 

        • Mu Rwanda haba ibihe bine by’ingenzi: Urugaryi, Itumba, Iki (Impeshyi) n’Umuhindo.

        5. Ku nyuguti itangira amazina bwite y’abantu, ay’inzuzi n’ay’ahantu, kabone nubwo indomo itangira izina ry’ahantu yaba yatakaye.  

        Ingero

        • Rutayisire atuye i Huye hafi ya Cyarwa. 

        • Mu Mutara hera ibigori.

         • I Washingitoni (Washington) ni ho hari ikicaro cya Banki y’Isi. 

        • Uwitwa Enshiteni (Einstein) yari umuhanga cyane.

        6º Ku nyuguti itangira amazina y’imirimo, ay’inzego z’imirimo n’ay’amashyirahamwe. 

        Ingero

        • Bwana Muyobozi w’Akarere 

        • Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi 

        • Umuryango w’Abibumbye 

        • Koperative Dufatanye 

        7º Ku nyuguti itangira amazina y’impamyabushobozi, ay’icyubahiro, ay’inzego z’ubutegetsi, ay’ubwenegihugu n’amoko, ay’indimi, ku mazina y’ibikorwa byamamaye mu mateka no ku nyuguti itangira ijambo “Igihugu” iyo rivuga u Rwanda. 

        Ingero

        • Dogiteri Karimanzira 

        • Nyakubahwa Perezida wa Repubulika 

        • Umurenge wa Nyarugenge 

        • Abanyarwanda barimo Abasinga n’Abagesera 

        • Dukwiye guteza imbere Ikinyarwanda. 

        • Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose  hapfuye abantu benshi. 

        • Umwami Mutara III Rudahigwa ni umwe mu ntwari z’Igihugu. 

        8º Ku nyuguti itangira umutwe w’inyandiko, igitabo cyangwa ikinyamakuru. 

        Ingero 

        • Nujya mu mugi ungurire Imvaho Nshya. 

        • Musenyeri Kagame Alegisi ni we wanditse Indyoheshabirayi. 

        9º Izina bwite umuntu yahawe akivuka cyangwa irindi rifatwa nka ryo riri ku ntangiriro no ku mpera y’inyandiko (nk’ibaruwa, nk’itegeko, nk’umwandiko uwo ari wo wose,...) no mu rutonde rw’amazina y’abantu ryandikwa ryose mu nyuguti nkuru. Nyamara rikandikwa mu nyuguti nto uretse inyuguti iritangira yandikishwa inyuguti nkuru mu mwandiko hagati.

        Ingero

        • GAHIRE  Rose 

        • UMURISA Keza 

        • BUTERA Simoni 

        • Nagiye kwa Gahire Rose anyakira neza.

        Imyitozo

        Kosora amakosa ari muri izi nteruro utange itegeko rituma uyita amakosa 

        • Ku wa gatanu no ku wa gatandatu duzajya dukorana inama.

        • Minisiteri y’uburezi yavuguruye ikigo k’igihugu gishinzwe integanyanyigisho. 

        • u Rwanda ni igihugu cyo muri afurika yo hagati.

        Inshamake 

        Mfashe ko: Hari amategeko agenga imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda agomba gukurikizwa kugira ngo imyandikire ibe inoze. 

        Ubu nshobora: Kwandika neza nubahiriza imyandikire yemewe y’Ikimyarwanda no kujora imyandikire itanoze  y’Ikinyarwanda.

         Isuzuma 

        Karisa na Nyirakanyana 

        Nyirakanyana akimara kuva mu bitaro yumvaga yahita atandukana na Karisa ariko abo yagishaga inama bakamwumvisha ko atakwisigira abana. Amezi atandatu yamaze mu bitaro yasanze mu rugo harononekaye byinshi ibintu byaradogereye. Umurima w’ibirayi yasize ahinze ntiyagezemo. Ibikoresho byo mu rugo ntibyaherukaga irizi,  abana babiri yahasize bari bakiri bato ntibashoboraga kubigirira isuku. Iyo batahaga bavuye kwiga bakwakwanyaga bateka ibyo barya se yabaga yasize mu ruganiriro. Iyo batabiryaga byashiriye byabaga birimo umunyu w’igisoryo cyangwa amavuta menshi. Bariraga ku masahani atogeje neza, amaga yari yarabarenze, imyenda bambaraga yari yaracupiye indi yuzuye ibizinga by’amakakama. Mu ishuri bari barasubiye inyuma.

        Mu mezi atandatu Nyirakanyana yamaze mu bitaro, Karisa ntiyigeze atekereza ku byakorerwaga mu rugo. Yazindukaga iyamarumba akagaruka igicuku kinishye. Ibyo yahahaga yabisigaga aho ntakurikirane uko byatetswe. Karisa amurambagiza, Nyirakanyana yigishaga mu mashuri abanza dore ko yari yararangije mu Ishuri Nderabarezi. Bamaze kubana amubuza kugira ahandi ashaka akazi; amubwira ko agomba kumenya imirimo yo mu rugo gusa na we akajya azana amafaranga azatunga urugo. Karisa iyo yahembwaga amafaranga yo guhaha yayashyiraga ku kameza kabaga imbere y’uburiri akigendera akagaruka aryama. Nyirakanyana ni we wibwirizaga agahaha andi asigaye akayashyira mu buhinzi.

         Hashize iminsi ibiri avuye mu bitaro, Nyirakanyana abona atakomeza kwinumira. Karisa atashye aramwegera amuganiriza afite ishavu n’agahinda.

        ₋ Iyo bavuze uburinganire n’ubwuzuzanye mu rugo ubyumva ute? 

        ₋ Ibyo se ni byo wigiye mu bitaro aho wabaga. Bakwigishije ko uzajya unshyomokaho, unshiraho isoni umbaza ubusa?

        ₋ Igihe kirageze ko nkubwiza ukuri. Ni ngombwa ko abashakanye bafatanya muri byose.

         ₋ Hari icyo wigeze umburana muri uru rugo se? Nta mafaranga yo guhaha ahari se ngo nyaguhe? Dushakana nakubwiye ko nzajya menya amafaranga yo guhaha nawe ukamenya imirimo yose yo mu rugo. 

         ₋ Dukomeje dutya nta cyo twazageraho. Reba nawe uko imyenda y’abana yabaye! Nta safuriya nzima tukigira aha mu rugo, abana amaga yarabarenze, mu ishuri babaye aba nyuma nta mwanya wihaga ngo ukurikirane isuku n’imyigire yabo. Umurima w’ibirayi nasize mpinze ntiwigeze wufururwa cyangwa ngo uterwemo umuti. Ni gute wumva ko tutagomba gufatanya muri ibyo byose koko?  Umunyarwanda yaravuze ngo: “Inkingi imwe ntigera inzu”. 

        Amaze kumubwira ibyo byose yibuka ko umwana yari arwaje yazize uburangare bwa Karisa igihe yamusiganye na we ku buriri, we arimo amesa imyenda y’abana akaza kumanuka ku gitanda akavunika umugongo. 

        Ibyo amaze kubyibuka yagize intimba n’agahinda amarira amuzenga mu maso maze abwira Karisa n’izindi ngaruka nyinshi zatewe no kutagira ubwuzuzanye mu rugo rwabo. Muri ako kanya Karisa nta cyo yahise amusubiza ariko yararanye inkomanga ku mutima yishinja kuba intandaro y’ingaruka umugore we yari amaze kumusobanurira. Ijoro ryose ntiyagoheka arara yibaza ku byo Nyirakanyana yamubwiye. Bukeye amusaba imbabazi ku byabaye byose aramubwira ati: “Nubwo nibutse ibitereko nasheshe, kuva ubu kwemereye kujya tujya inama muri byose dusenyera umugozi umwe”. Nyirakanyana aramushimira cyane batangira ubuzima bushya.

        Kumva no gusesengura umwandiko

        Ibibazo byo kumva umwandiko

        1. Kuki Nyirakanyana yumvaga yatandukana na Karisa? Yabibujiwe n’iki? 

        2. Ni iki kigaragaza imibereho mibi abana ba Karisa bagize nyina ari mu bitaro? 

        3. Vuga ingaruka umuryango wa Karisa wagize kubera kutuzuzanya mu mirimo yo mu rugo? 

        4. Nyirakanyana ajya mu bitaro yari yasize ahinze umurima w’ibirayi. Yakuyemo umusaruro umeze ute? Kubera iki? 

        5. Kuki abana ba  Karisa basubiye inyuma mu shuri? Utekereza ko mbere byaterwaga n’iki kugira ngo bagire amanota meza? 

        6. Ni ubuhe buzima bushya Karisa na Nyirakanyana batangiye? 

        7. Usibye kutuzuzanya mu mirimo yo mu rugo uwavuga ko Karisa yahohoteye umugore we yaba yibeshye? Sobanura igisubizo cyawe. 

        8. Garagaza akamaro k’ibiganiro, ku bashakanye, kagaragara mu mwandiko. 

        9. “Karisa iyo yahembwaga amafaranga yo guhaha yayashyiraga ku kameza kabaga imbere y’uburiri akigendera akagaruka aryama.” Ni iyihe nama wagira Karisa? 

        10. Kuki Karisa avuga ko yibutse ibitereko yasheshe?

        Imyitozo y’inyunguramagambo 

        Garagaza amagambo yakoreshejwe mu  mwandiko asobanura: 

        (a) Yararumbije 

        (b) Kuzinduka kare cyane 

        (c) Ibintu ni magirirane 

        (d) Kwangirika 

        (e) Kwicecekera

        Garagaza imbusane z’amagambo atsindagiye muri izi nteruro: 

        (a) Bukeye amusaba imbabazi ku byabaye byose 

        (b) Karisa atashye aramwegera amuganiriza afite ishavu n’agahinda. 

        (c) Iyo batabiryaga byashiriye byabaga birimo umunyu w’igisoryo.

         Koresha aya magambo akurikira mu nteruro zigaragaza ko wumva icyo asobanura: 

        (a) Gukwakwanya 

        (b) Kwinumira 

        (c) Kugira inkomanga 

         Ikiganiro mpaka 

        “Bamaze kubana amubuza kugira ahandi ashaka akazi; amubwira ko agomba kumenya imirimo yo mu rugo gusa na we akajya azana amafaranga azatunga urugo.” Umugabo ni we ugomba gukora akazi kazana amafaranga yo gutunga urugo naho umugore akamenya imirimo yo mu rugo gusa? Tanga ibitekerezo byawe bishyigikira cyangwa binenga iki gitekerezo. 

        Imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda 

        Kosora aho biri ngombwa amakosa agaragara muri aka gace k’inyandiko yo mu kinyamakuru [….] 

        Hari abagabo bumva ko iryo hame ngo ryaje kubasumbanisha n’abagore ngo rituma abagore batacyubaha mu ngo bigatuma abagabo batabyumva neza bakaba banahohotera abagore babo bakanabasiganya mu mirimo y’urugo.

        Ku rundi ruhande hari naho usanga abagore nabo barabyumvishe nabi ku buryo nabo basiganya abagabo babo kandi bose bagakwiye kuzuzanya. 

        Kuko kwigisha ari uguhozaho inzego z’ubuyobozi zikaba zasabwe kugumya kujya barushaho gusobanura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugirango ritaba intandaro y’ubutane hagati y’abashakanye. 











        • Abagize umuryango wa Simbizi bahoreraga indyo imwe; ibyo bijumba n’udushyimbo duke ni byo bari baragize indyo ya buri munsi. Ndetse byageraga mu itumba no muri gashogoro, ibishyimbo bikabura, ibijumba bakabirya byonyine byabaniga bakabimanuza urwagwa. Abana babo bari baragwingiye, abandi barwaragurika. Umunsi umwe barwaje umwana w’inshuke amaze kunegekara birukira ku mupfumu guteza inzuzi ngo barebe ko ahari 

          yabashakira insinzi. Burya koko ngo “iby’abapfu biribwa n’abapfumu”! Umupfumu yarabahabije, abamaraho udushaza n’udushyimbo bari bejeje, abaca inzoga nyinshi ndetse n’imfizi bari boroye arayibakiza, ababwira ko ari yo izavamo umuti w’umwana wabo. 

          Burya ngo “ inzira ntibwira umugenzi”. Simbizi n’umugore we ibintu bimaze kubashiraho barashobewe, baza kwemera inama bahoraga bagirwa n’inshuti n’abaturanyi noneho baboneza iyo kwa muganga. Nyuma y’igikorwa cyo gusuzuma umwana, muganga yababwiye ko yazahajwe na bwaki biturutse ku ndyo ituzuye. Nyuma y’inyigisho n’inama bahawe na muganga, Simbizi n’umuryango we bageze mu rugo, bahinduye byinshi mu mirire yabo.

          Bitabiriye guhinga kijyambere bahereye ku karima k’igikoni maze bihaza mu biribwa, bagaburira abana babo indyo yuzuye, yiganjemo imboga n’imbuto. Barakunda bagarura akabiri, indwara zabakurakuranwagaho zicika burundu mu rugo rwabo. Simbizi n’umugore we bababajwe n’uko ibyagombaga gutunga umwana wabo babigabije umupfumu akabyirira. Bashatse kumenya byinshi ku mirire myiza ni ko gukomeza kwitabira ibiganiro bikorerwa ku kigo nderabuzima cy’umurenge atuyemo  akaba ari ho yashoboye no gusobanukirwa n’ibirebana n’indyo yuzuye ku buryo n’abo babishishikarizaga bagenzi babo bari barigeze kugira ibibazo by’imirire mibi. Inyigisho bahawe zikubiye mu ngingo zikurikira: “Gutegura indyo yuzuye ntibisaba gutegura amafunguro ahenze. Ibiribwa abantu barya buri munsi ni byo bigize indyo yuzuye, ikibazo kiba mu mitunganyirize yabyo, aho usanga hari abantu  batita ku ntungamubiri ziri mu mafunguro bagiye kugabura, maze bikabaviramo indwara ziterwa n’imirire mibi. Mu biribwa bikenewe kugira ngo umuntu ategure indyo yuzuye hagomba kubaho ibiribwa byubaka umubiri, ibiwutera imbaraga n’ibiwurinda indwara.

          Ibyubaka umubiri twavuga nk’ibinyampeke, ibinyamisogwe, inyama, amafi, amagi, ibihumyo…

          Umubiri ukeneye n’ibiwutera imbaraga nk’ibijumba, imyumbati, umuceri, ubugari…

          Ibiribwa birinda umubiri indwara hinganjemo imboga n’imbuto. Ibi byose bishobora kuboneka mu rugo rwa buri muryango w’Abanyarwanda. Nk’uko umuntu yubaka inzu ikomeye ndetse akanayitaho kugira ngo itangirika, umubiri na wo ukeneye ibiwubaka n’ibiwurinda ndetse n’ibituma ugira imbaraga. 

          Icyo umuntu arya ni cyo aba  cyo. Kurya indyo yuzuye bituma umuntu agira ubuzima bwiza, ntarwaragurike kandi akagira imbaraga zituma akorera umuryango we n’igihugu ke. Nk’umugore utwite   wabonye amafunguro afite intungamubiri zihagije abyara umwana ushyitse kandi ufite ubuzima buzira umuze. Ubwonko bw’ umwana  bukura neza ku buryo iyo umwana amaze kuba mukuru atagira ibibazo mu myigire ye. 

          Kugabura indyo imwe rero ni ukwica ubuzima bw’abantu. Umubiri utakaza ubudahangarwa ugasanga umuntu ararwaragurika kuko umubiri we uba warahindutse indiri y’udukoko dutera indwara zinyuranye, kandi agasaza imburagihe. Ikindi kandi ntareba kure mu mitekerereze ye. Birushaho kuba bibi iyo mirire mibi ijyanye no kunywa inzoga n’itabi. Umubiri urakayuka, ubwenge bukayoba bikaba byamuviramo indwara yo mu mutwe ndetse byarimba agapfa. 

          Abantu bagira ingorane zikaze ziterwa n’imirire mibi  ni abana n’abagore batwite. Abana bazahajwe n’imirire mibi baragwingira, bakarwara bwaki, bakigunga ntibakine n’abandi bana,  kandi ntibashobore kwiga neza. Abagore batwite na bo batabonye indyo yuzuye  bashobora kubyara abana bapfuye cyangwa badashyitse. 

          Kugabura amafunguro arimo amavuta menshi cyangwa isukari nyinshi na byo ni bibi cyane. 

          Ibinure byinshi mu mubiri bigira ingaruka zitari nkeya  mu kwangiza umutima n’umwijima n’impyiko. Isukari nyinshi mu mubiri na yo ni mbi ishobora gutera indwara nka diyabete n’izindi. Indyo yuzuye rero ni ngombwa kuko ituma abantu bagira ubuzima buzira umuze, bagakorana ingufu, bagasabana n’abandi nta mususu,  kandi bakagira ibitekerezo nyurabwenge”.

          Shaka amagambo akomeye mu mwandiko ugerageze kuyasobanura uhereye ku byo umaze gusoma kandi uyakoreshe mu nteruro: 

          Amagara, itumba, gashogoro, guhanyura, kunegekara, umupfumu, guteza inzuzi, gukayuka

          Sobanura imvugo zikurikira: 

          Amagara aramirwa ntamerwa. 

           Inzira ntibwira umugenzi. 

          Iby’abapfu biribwa n’abapfumu. 

           Ibibazo byo kumva umwandiko

          1. Ni bande bavugwa muri uyu mwandiko? 

          2. Bafite kibazo ki? Cyatewe n’iki? 

          3. Ni nde imirire mibi yagizeho ingaruka zikabije? 

          4. Bamuvuje  kwa nde? 

          5. Nyuma yo gutakaza igihe ku mupfumu bafashe ikihe kemezo? 

          6. Ni iki cyahindutse ku buzima bwabo? 

          7. Akamaro k’indyo yuzuye ni akahe ukurikije ibiri mu mwandiko? 

          8. Ni izihe ngaruka ziterwa no kubura indyo yuzuye? 

          9.  Iyo umuryango wa Simbizi uza kukugisha inama ku byerekeye kuvuza umwana wabo mbere y’uko bajya mu bapfumu wari kubagira iyihe nama? 

          10. Vuga ibindi bitari mu mwandiko bigaragaza ingaruka z’indyo ituzuye ku buzima n’imibanire mu muryango.  

          Gusesesengura umwandiko

          1. Garagaza kandi unasobanure ingingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko. 

          2. Hina uyu mwandiko mu  magambo yawe bwite wubahiriza imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda. 

          Imyitozo y’ubumenyingiro 

          Kungurana ibitekerezo 

          Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyane cyane ibihugu bya Afurika biherereye  mu magepfo y’ubutayu bwa Sahara hakunze kuboneka abantu bazahajwe n’imirire mibi. Ibyo biterwa n’iki? Ni izihe ngaruka zigaragara mu rwego rw’imiryango, mu rwego rw’igihugu? Ni uwuhe muti  watanga kuri icyo kibazo? 




          Tanga ibisobanuro by’amagambo akomeye  akurikira uhereye ku nyito afite mu muvugo 

          Mpogazi, Magaramake, ibibondo, isheja, ikirezi,guhuta…

          Umwitozo w’inyunguramagambo

          Koresha amagambo akurikira mu nteruro ebyiri ku buryo adahuza inyito: gutota, guseseka, umuryango.

          Ibibazo byo kumva umuvugo 

          1. Ni bande bavugwa muri uyu muvugo? 

          2. Barakora iki? 

          3. Mpogazi yakundaga iki? 

          4. Magaramake atandukaniye he na Mpogazi? 

          5. Ni nde wahinduye imyitwarire? Yabitewe n’iki? 

          6. Ni irihe somo uyu muvugo ugusigiye? 

          Gusesesengura umwandiko 

          1. Uhereye ku nsanganyamatsiko nyamukuru, tahura  ingingo z’ingenzi uyu muvugo ubumbatiye. 

          2. Andika ku gafishi ibiribwa n’ibinyobwa wategura mu ndyo yuzuye ugakora ifunguro rya mu gitondo, irya saa sita n’irya nimugoroba.

          Umwitozo w’ubumenyingiro: Gufata mu mutwe 

           1. Fata uyu muvugo mu mutwe maze uwuvuge imbere  ya bagenzi bawe ugaragaza isesekaza.

          Ubutinde n’imiterere y’amasaku mu nteruro 

          Soma amagambo interuro zikurikira maze ushyire amasaku aho wumva akwiye kujya hanyuma ugire icyo uvuga ku myitwarire y’amasaku ku magambo amwe ugereranyije n’uko byari bisanzwe ijambo ari ryonyine: 

          • Imirire, indyo, abapfu, imboga. 

          • Abana bazahajwe n’imirire mibi baragwingira.

          • Gutegura indyo yuzuye ntibisaba gutegura amafunguro ahenze. 

          • Kurya indyo yuzuye bituma umuntu agira ubuzima bwiza. 

          • Kugabura indyo imwe rero ni ukwica ubuzima bw’abantu. 

          • Simbizi na Mariya  bararwaye. 

          • Umuryango wa Simbizi utuye mu Rugarama rwa Butamwa.

           • Iby’abapfu biribwa na Mupfumu 

          • Nyiri ibiribwa ni we nyiri ubuzima 

          • Ubukana bw’imboga ntibwotsa imbehe. 

          • Ntuzarwaze bwaki nka Rugereka 

          Amasaku  mbonezanteruro 

          Mu nteruro habamo amagambo ahindura amasaku kamere y’ayandi magambo bihuriye muri iyo nteruro. Bene ayo masaku mashya, bayita amasaku mbonezanteruro.

          Ingero z’amasaku mboneza nteruro  

          Ibyungo “na” na “nka”, ibinyazina ngenera n’akajambo “nyira” iyo bikurikiwe n’izina ridafite indomo, ariko rifite isaku nyejuru ku mugemo wa gatatu, icyo gihe ayo magambo atuma haza isaku nyejuru ku mugemo wa mbere w’iryo zina. 

          Ingero

          • Byuumba na Kîgalî bireegeranye. 

          • Ngeenda na Bûtamwâ biri kure. 

          • Ruhaango ya Gîtarâma iri kure. 

          Iyo ibyungo “na” na “nka”, n’ibinyazina ngenera n’akajambo nyira bikurikiwe n’izina ridafite indomo kandi ridafite isaku nyejuru, nta gihinduka kuri iryo zina. Iyo ayo magambo akurikiwe n’izina ridafite indomo rikagira isaku nyejuru ku mugemo wa kabiri ariko riri ku nyajwi ya kabiri y’ubutinde, iryo saku rirahaguma hanyuma hakaza irindi saku nyejuru ku mugemo wa mbere.

          Ingero

          • Karimuunda na Mûsaâre

          • Rukara na Mûraâmbi 

          • Akazaamuukana na Rwîntaâshya

          Iyo isaku nyejuru riri ku nyajwi ya mbere y’ubutinde nta gihinduka 

          Ingero

          • Gikoôngoro na Cyâangugu 

          • Daatâ na mwâana 

          Iyo bikurikiwe n’izina ridafite indomo ariko rifite isaku nyejuru ku mugemo wa kabiri  bituma rya saku ryimuka rikajya ku mugemo wa mbere. 

          Ingero 

          • Maara ya Bûtare 

          • Kagabo na Gâsore 

          • Ngarama ya Gâtsibo 

          Buri gihe nyuma yo gufata indomo ikurikira ayo magambo akatwa ihita ifata isaku nyejuru. 

          Ingero

          • Umusôre n’ûmukoôbwa. 

          • Amatâ y’âbakinnyi. 

          Ikitonderwa 

          Iyo izina rikurikiye icyungo cyangwa ikinyazina ngenera gikase rifite isaku nyejuru ku mugemo wa kabiri bituma indomo y’iryo zina igira ubutinde bufite isaku nyejuru ku nyajwi ibanza. 

          Ingero

          • Ukwêezi n’îizûuba

           • Igikiniisho cy’ûumwâana 

          Iyo kuri ubwo butinde nta saku nyejuru rihari, indomo ikurikiza amagambo akase igira ubutinde ariko noneho isaku nyejuru rikajya ku nyajwi ya kabiri y’ubwo butinde.

          Ingero

          • Iby’uûwo mwâana 

          • Iby’uûwo mwaanda

          Buri gihe ikinyazina mbanziriza gihorana isaku nyejuru ku gicumbi cyacyo. 

          Ingero 

          • Ibyô wavuzê 

          • Ukô tumezê 

          • Ahô yanyuzê 

          Indangahantu “ho, yo , mo/mwo” n’akajambo “ko” buri gihe bigira isaku nyejuru kandi na yo ntigira integuza. 

          Ingero 

          • Tugiyeyô 

          • Avuze kô 

          • Hô ndahazi 

          Impakanyi “ta” yo mu nshinga akenshi igira isaku nyejuru kandi na yo ntigira integuza, ntishobora no kuba integuza. 

          Ingero 

          • Kutâzâajyayô 

          • Kudâkorâ 

          Umwitozo

          Soma izi nteruro uko zivugwa umujyo umwe hanyuma uzandike mu nyandiko ya gihanga. 

          • Utabusya abwita ubumera.                                                                    

          • Imana y’abatindi ni yo ibogosha. 

          • Gera umuzinga ku wa Bugegera. 

          • Ntugakangwe n’iminsi mibi kandi imyiza iyiruta ubwinshi. 

          • Udakora ntakarye. 

          • Numusangayo umuntahirize 

          • Vamo nange ngemo. 

          • Akana k’umworo kirabura kataroga. 

          • Iby’abacuzi mbihariye abakannyi. 

          • Nyiri ubwenge aruta nyiri uburyo. 

          • Nyiri ibitugu binini ntarengwa n’imijugujugu.

          Isuzuma

          Kurya neza 

          Munana n’umugore we Mukankusi bari bararahiye kunywa amazi. Kunywa inzoga bari barabigize itetu,  ngo ikizaba bazanywa umuti. Bavuga ko amazi ari ayo gukaraba no kumesa. Ku bijyanye n’imirire, bikundiraga ifiriti, inyama zikaranze cyangwa zokeje. Umugore wa Munana iyo yasibaga inzoga yinyweraga amata, byongeye kandi akikundira n’ibiyakomokaho byose. Imbuto ntiyazikozwaga ngo ntakiri uruhinja  ngo  azinywera imitobe yo mu ruganda ngo ni yo imugwa neza. 

          We n’umugabo we baje guhozagara birenze urugero, ndetse bakurizamo no kurwara. Bagiye kwa muganga, babaza imibereho yabo cyanecyane ku bijyanye n’imirire. Muganga yabagiriye inama zo kujya barya neza. Bati: “ Ese kurya neza ni iki ko ntawuturusha kurya neza”?

          Muganga ati: Kurya neza ni ukwihata ibiryo binyuranye, bifite intungamubiri  zose kandi nturenze igipimo ku ndyo imwe wikundiye. Amafunguro yanyu ya buri munsi agomba kuba arimo imboga n’imbuto zinyuranye, ibinyampeke, ibinyamafu, inyama, amafi, amagi ndetse n’ibinyamisogwe. Mu byo munywa muge munywa amazi menshi. 

          Munana: Amazi y’umugezi atera inzoka! 

          Muganga: Muge muyanywa atetse. 

          Mukankusi: Nge nikundira inyama sinzajya kuzironga ngo ndanywa amazi. 

          Muganga: Mada, urashaka kuba nka ba bandi  bavuga ngo amazi anyobwa n’inka gusa. Mugomba kumenya ko amaraso yacu agizwe na bibiri bya gatatu by’amazi. Ni byo, inyama ni nziza ariko uriye nyinshi zigutera uburwayi. Dore nk’ubu wowe n’umugabo wawe murwaye indwara mwatewe no kurya inyama nyinshi zirenze urugero. Mukankusi we yarwaye n’izindi ndwara yatewe no kunywa amata menshi no kurya ibiyakomokaho byinshi akarenza urugero.

          Aha kandi ndongeraho urwaye n’indwara ziterwa n’isukari nyinshi. 

          Munana: None se twabigenza gute kugira ngo dukire izi ndwara ko mbona tubaye imbata zazo? 

          Muganga: Mugomba kwivuza kenshi, mukarya neza kandi mugakora n’imyitozo ngororamubiri. Nimudakurikiza izi nama mbagiriye, izi ndwara zizaba twibanire. Mugomba kuringaniza ubwoko bw’ibiribwa, mukirinda gukabya ku ndyo imwe mwitwaje ngo murayikunda cyane. Kurya neza si iby’umunsi umwe ahubwo ni iby’ubuzima bwanyu bwose. Ubu ngiye kubandikira imiti ariko nimuhindura imyitwarire mu byo murya n’ibyo munywa, imiti nta cyo izabamarira. Mu by’ukuri, nta biryo cyangwa ibinyobwa bibujijwe, nta n’ibyo twavuga ngo ni agatangaza, icya ngombwa ni ugufata amafunguro yubaka umubiri, awutera imbaraga, n’awurinda indwara. Amafunguro agomba kuba  ahagije, anyuranye, kandi akungahaye mu ntungamubiri ku buryo bw’indinganire. Murabyumvise? 

          Munana:  Ni byo rwose, n’ubundi  ngo “ Agapfa kaburiwe ni impongo”,  ubu tugiye kubungabunga ubuzima bwacu tubishishikarize na bagenzi bacu kuko amagara yacu ari bwo bukungu kandi ari nk’amazi aseseka ntayorwe.

          Sobanura amagambo akurikira ukurikije ibyo wasomye: 

          Ibibazo byo kumva umwandiko

          1. Ni ikihe kibazo kivugwa muri uyu mwandiko? 

          2. Cyatewe n’iki? 

          3. Cyaje gukemuka se? Sobanura igisubizo cyawe. 

          4. Hari amafunguro abujijwe cyangwa se ay’agatangaza? Sobanura igisubizo cyawe. 

          5. Tanga ingero ebyiri z’ibiribwa bikomoka ku mata. 

          6. Tanga ingero ebyiri z’indwara Mukankusi na Munana bashobora kuba barwaye usobanure n’impamvu. 

          7. Ni irihe somo uyu mwandiko ukwigishije?

          Gusesesengura umwandiko 

          Vuga ubwoko bw’imvugo zikurikira unazisobanure 

          Ikizaba nzanywa umuti. 

          • Agapfa kaburiwe ni impongo. 

          • Amagara ni nk’amazi araseseka ntayorwe.

           Umwitozo y’ubumenyingiro 

          Andika mu magambo yawe ubutumwa bukubiye muri uyu mwandiko ( kimwe cya kabiri cy’urupapuro).

          Ikibonezamvugo

          Soma izi nteruro uko zivugwa umujyo umwe maze uzandike mu nyandiko igaragaza ubutinde n’imiterere y’amasaku: 

          • Munana na Mukankusi barahozagaye.

           • Ngiye kujya mfata indyo yuzuye nk’abandi. 

          • Kwa Munana barariye ifiriti  n’inyama. 

          • Karimunda yaguye ivutu none aracyaryamye.

          • Bwira uwo mwana anywe amazi. 

          • Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu. 

          • Nyiri inkwi ni we urya ibihiye.

           • Uvuyeyo? 

          • Umukobwa wa Senyanzobe ntaramenyera kurya imboga. 

          • Intamenya ntibwira umugenzi. 

          Andika interuro enye zinyuranye ugaragaza amasaku mbonezanteruro ukoreshejemo amagambo akurikira: na, nka, nyira, n’impakanyi –ta



          • U Rwanda rufite amashyamba y’amoko n’ingano bitandukanye. Amwe mu mashyamba azwi cyane arimo Nyungwe, Pariki y’ibirunga, Gishwati, Mukura, Cyamudongo, Busaga n’ishyamba rya Pariki y’Akagera. Amenshi muri aya mashyamba ya kimeza yagiye agabanuka uko imyaka ishira kuko abantu bayatemaga kubera impamvu zitandukanye. Uretse ayo mashyamba ya kimeza, hari n’amashyamba y’amaterano. Ayo mashyamba yahanzwe n’abantu batera ibiti.

            Amashyamba n’ibiti bifite akamaro ku buzima bwa buri munsi ndetse no ku mibereho irambye y’umuryango nyarwanda. Mu buzima bwa buri munsi, amashyamba atanga ibiti byubakishwa, n’inkwi zo gucana. Ariko na none, ibiti bituma habaho imihindagurikire y’ikirere ari byo bituma imvura igwa neza kandi ku gihe. Amashyamba abamo amoko menshi y’ibimera n’inyamaswa, ibyo bikaba bifitiye akamaro uruhererekane rw’ibidukikije. Mu mashyamba habamo ibinyabuzima bikurura ba mukerarugendo baduha amadovize atuma duhaha mu mahanga ibyo tudafite. 

            Amashyamba yugarijwe n’ibibazo binyuranye. Muri byo twavuga nko gutema ibiti byinshi kurusha uko biterwa; gusarura amashyamba mu kajagari; ibyorezo by’amashyamba nk’inkongi y’umuriro, kutamenya neza uruhare rw’amashyamba mu bukungu bw’igihugu n’imiryango. Hari impungenge ko amashyamba ashobora kuzazimira. Ibiti byinshi biri aho abaturage batuye no mu misozi byaratemwe, bisiga imisozi yanamye indi ari ibiharabuge. Mu mpamvu nyamukuru zituma ibiti bicika twavuga: inkongi z’umuriro zidakumirwa, itemwa ry’amashyamba hashakishwa amakara n’imbaho… Buri Munyarwanda wese akwiye kugabanya itemwa ry’amashyamba akoresha amashyiga cyangwa imbabura zirondereza ibicanwa. Hagomba kwirindwa gutema amashyamba hashakwa umwanya wo guturamo n’uwo guhingamo. Ikibazo cy’ingufu zitekeshwa na cyo ni ingorabahizi kubera ko gifite ingaruka ku bimera. Kuba icyo kibazo cy’ingutu gikomeje kubaho, kikaba kiyongera ku kibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage buri mwaka, maze hakaza n’ikibazo cy’uburyo bwo gucana no guteka budahwitse, byatumye amashyamba akoreshwa birenze urugero.

            Ingaruka zo gutsemba amashyamba ni mbi ku bantu bose.  Gucika kw’amashyamba bituma habaho imihindagurikire y’ikirere imvura ntigwe uko bisanzwe. Bitera ubutayu, hakabaho imyuka mibi kuko umwuka mubi wa gaze karubonike wiyongera, imigezi n’andi masoko y’amazi bigakama, ibyo bigatuma ubutaka bwambara ubusa, kandi bimwe mu binyabuzima biba mu mashyamba bigacika. 

            Ubusanzwe abantu bakenera ogisijeni mu guhumeka kandi ibimera byo bikenera gazi karuboniki bityo mu ihumeka ryabyo biduha umwuka mwiza duhumeka naho umwuka mubi dusohora ukaba ibiryo byabyo. Iyo rero ibimera bidahari, umwuka mwiza duhumeka uragabanuka, gazi karuboniki ikiyongera maze imyuka yangiza ikirere n’ibidukukije ikiyongera kugeza n’aho yangiza agakingirizo k’izuba katurinda imirasire yangiza, nuko ubushyuhe bukiyongera ari na ko amazi agenda agabanuka.

            Turebye ibintu bibangamiye amashyamba mu Rwanda muri iki gihe, birakenewe ko hafatwa ingamba zo kurinda uwo mutungo ukomeye w’igihugu. Guverinoma yashyizeho poritiki n’amategeko bizagenga uburyo umutungo w’amashyamba wakwitabwaho. Kuba poritiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi yarashyizwe mu bikorwa, inshingano zo kwita ku mashyamba zavuye kuri Leta ziba iz’abaturage. 

            Hari ibikorwa byinshi bishobora kongererwa ubushobozi maze bikarinda amashyamba. Ibyo ni nko: kwita cyane ku gukangurira abatuye mu turere, imirenge n’utugari gutera ibiti, kandi hagaterwa gusa ubwoko bw’ibiti bikenewe; gukoresha amashyiga n’imbabura zirondereza ibicanwa; gushaka ubundi buryo bwo kubona ingufu zo gutekesha aho guhora hakoreshwa inkwi; guca itwikwa ry’amashyamba, cyanecyane mu gihe k’izuba hagahanwa ababifatiwemo; gushishikariza abantu gutera ibiti mu mirima iruhande rw’imyaka no kwigisha abantu uburyo bunoze bwo kubahiriza itegeko ry’amashyamba. 

             Minisiteri y’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine, 2005

            Tanga ibisobanuro by’amagambo akurikira

            Ishyamba kimeza, ibiharabuge, amadovize, gaze karubonike, ibyorezo, ingorabahizi.

            Umwitozo w’inyunguramagambo

            (a) Amagambo akurikira ashobora kugira inyito zirenze imwe. Yakoreshe mu nteruro ebyiri zitandukanye ukurikije inyito zayo zitandukanye: Ingano, ubuzima, kubaka, gutema. 

            (b) Shaka amagambo atanu mu kinyatuzu, afite ibi bisobanuro biri hasi (uyashake ugana: Iburyo, ibumoso, hasi, hejuru, imberame). Koresha ikaramu y’ibara uca umurongo werekana aho wakuye ijambo mu kinyatuzu. 

            1. Ishyamba ritatewe n’abantu, ryimejeje. 

            2. Indwara zanduza, zica abantu benshi kandi vuba. 

            3. Umwuka usohoka iyo umuntu cyangwa ibindi binyabuzima bihumeka, uba wanduye. 

            4. Ahantu ubutaka bwashizeho hagasigara hambaye ubusa 

            5. Amafaranga y’amahanga akomeye, akoreshwa mu isi hose. 

            Ibibazo byo kumva umwandiko

            1. Vuga akamaro k’amashyamba n’ibiti. 

            2. Ni akahe kamaro ko kubungabunga amashyamba? 

            3. Hari ibibazo byugarije amashyamba? Sobanura igisubizo cyawe. 

            4. Vuga ingaruka ziterwa no gutsemba amashyamba? 

            5. Ni izihe ngamba zafashwe kugira ngo iki kibazo kitaba ingorabahizi? 

            6. Ni irihe somo uyu mwandiko ugusigiye ryagufasha mu buzima bwa buri munsi?

            umwandiko 

            1. Mutahure ingingo z’ingenzi zigize umwandiko 

            2. Musobanure iyi migani migufi ivuga ku giti: 

            • Igiti kimwe si ishyamba. 

            • Igiti kigororwa kikiri gito. 

            • Igiti umusaza azacana agitera akiri umusore.

            Umwitozo w’ubumenyingiro 

            Mukine mwigana ibivugwa mu mwandiko “Kubungabunga amashyamba”.

            Abanyarubuga

            • Abaturage batatu bahora batema ibiti mu ishyamba. ry’Akarere bajya   kubigurisha. 

            • Ushinzwe kurinda ishyamba. 

            • Ushinzwe amakuru mu mudugudu. 

            • Ushinzwe iterambere mu mudugudu. 

            • Ushinzwe umutekano mu mudugudu. 

            • Indorerezi z’abasore n’inkumi bakinaga umupira hafi aho,  biganjemo abanyeshuri bari mu biruhuko.

            Ikivugwaho

            Abaturage bamenyereye gutema ibiti, ushinzwe kurinda amashyamba abafashe arababuza bashaka gutera amahane. Yitabaje inzego z’ibanze zo mu mudugudu. Abagize inzego z’ibanze basobanuriye abaturage akamaro ko kubungabunga amashyamba n’ibihano biteganyirijwe abayonona. Abaturage barabyumvise, basaba imbabazi biyemeza no gutera ibiti aho batuye. 

            Ikomorazina mvazina 

            Sesengura amazina ari mu nteruro zikurikira ugaragaza amazina mbonera gakondo n’andi atari mbonera kandi ugerageze gusobanura imiterere yayo: 

            • Kalisa yagiye gutora udukwi mu gashyamba ko mu gacyamo. 

            • Yiyumvagamo ubugabo bwo  guhangana n’ibinyabwoya. 

            • Abasizi bakunda gukoresha imvugoshusho 

            • Databukwe na Sobukwe ni inshuti nyanshuti. 

            • Amasaka ya nyiragikori avamo igikoma kiryoshye. 

            • Twagiye kubona nyamuntu arahahingutse. 

            • Umwana wa samusure avukana isunzu. 

            • Shabukuru ni indwara itavurwa. 

            • Wari wajya mu rwingwe? Oya, aho nageze ni mu rwimbogo. 

            • Umwamikazi n’umugabekazi bari abagore bakomeye ibwami. 

            • Uriya mugabo yahishije akayogazi. 

            1. Inshoza y’ikomorazina mvazina

            Ikomorazina mvazina ni ihimba ry’amazina mashya uhereye ku bicumbi by’andi mazina asanzwe mu rurimi. 

            2. Inzira z’ikomorazina mvazina 

            2.1 Ikorazina mvazina ripfobya 

            Ni iryongera ku ngingo isanzwe indi ngingo igaya nk’iy’ubunini, ubuto, ububi bukabije…

            Ingero

            • Inka→ agaka→ igika→ uruka 

            • Umugabo→ akagabo→ ikigabo→ urugabo

            2.2  Ikorazina ryitirira 

            Ni irihimba amazina mashya, rishingiye ku masano y’ingenzi ayo mazina afitanye n’ayo akomokaho. 

            Ingero

            • Umwarimu→ ubwarimu 

            • Igitebo→ ubutebo 

            • Igitoki→ urutoki 

            • Umugano→ urugano 

            • Umucaca→ urucaca 

            • Umwangavu→ ubwangavu

            2.3  Amazina afite ibicumbi bifatanye n’indangazina

            Ni amazina usanga afite indagazina ebyiri: Indangazina ya mbere ni yo igaragaza inteko iryo zina ririmo, naho iya kabiri ikaba ari iy’izina nyakimwe iryo zina rikomokaho. 

            Ingero

            • Ijisho→ Akajisho→ ikijisho 

            • Umuntu→ ubumuntu 

            • Ubugabo→ akanyabugabo 

            2.4  Amazina akomoka ku nyunge z’amagambo n’izina 

            Ni amazina akomoka ku iyungikanya ry’amagambo abiri asanzwe aba mu rurimi. Agabanyijemo amatsinda atandukanye bitewe n’amagambo yiyunze. Habaho :

            (a) Inyunge z’amazina abiri

            Amazina abiri ariyunga akaba izina rimwe. Izina riri mu mwanya wa kabiri riba ryuzuza ingingo y’izina rya mbere, cyangwa rifite icyo ryongeraho

            Ingero

            • Itegekoteka 

            • Inyandikomvugo 

            • Imvugoshusho

            (b)  Amazina  y’inyuge aranga amasano 

            Ni amazina yiyunga akaba izina rimwe riranga isano abantu bafitanye mu muryango. Ayo mazina  yashyizwe muri iki kiciro kubera ko  abashakashatsi basanze ayo mazina agizwe n’amazina abiri yagiye ahindura intego ku buryo butandukanye.

            Ingero

            • Databukwe = data-ubukwe: ø- ø-data- ø-bu-ko-e 

            • Mabukwe = mama-ubukwe: ø- ø-ma- ø-bu-ko-e 

            • Sobukwe = so-ubukwe: ø- ø-so- ø-bu-ko-e 

            • Nyokobukwe = Nyoko-ubukwe: ø- ø-nyoko- ø-buko-e 

            Ikitonderwa: 

            Aya mazina yose ari mu nteko ya mbere. Ntabwo afite indomo n’indanganteko, inteko yayo igaragara iyo bayashize mu nteruro. 

            Urugero

            • Databukwe ni munini

            2.5 Amazina akomoka ku tubimbura 

            Akabimbura ko mu mazina ni akaremajambo k’amagambo agoragozwa kaza mbere y’indanganteko cyangwa mbere y’igicumbi kakagira intego zitandukanye.

            Utubimbura tw’ingenzi two mu mazina ni tune: a-; -nya; -nyira; -sa/sha

            Akabimbura nyira karema 

            • Amazina y’amasano akurikira: Nyirabukwe, nyirabuja, nyirasenge. 

            • Amazina bwite y’abantu b’igitsina gore: Nyirabagenzi, Nyirangirente, Nyirahabimana… 

            • Amazina rusange: Nyiramasibira, nyiragikori.

            Akabimbura nya 

            • Kajya imbere y’ibicumbi by’amazina. Gafite umumaro wa ngenera 

            Ingero

            • Umunyakigali, 

            • Umunyabintu, 

            • Ba nyakabyizi. 

            Urugero

            • Tugiye kubona tubona nyamugore araje. 

            Ingero

            • Dutere intambwe nyantambwe. 

            • Inshuti nyanshuti.

            • Inka nyanka. 

            Akabimbura sa  ni impuzanyito ya nya 


            Akabimbura -a 

            Gafitanye isano n’ikinyazina ngenera. Kabanziriza indanganteko cyangwa indomo. 

            Urugero

            • Rwimbogo→ ru-a-i-n-bogo

            2.6 Amazina afite inyongera cyangwa umusuma 

            Umusuma ni akajambo kiyongera inyuma y’igicumbi k’izina kakaryongerera ingingo y’igitsina gore, yo gutubya cyangwa yo gusebya. 

            Umusuma-kazi ufite inyito y’igitsina gore 

            Ingero

            • Inkokokazi 

            • Umupfakazi 

            • Umugabekazi 

            • Umunyarwandakazi 

            Umusuma –rume usobanura igitsina gabo 

            Ingero

            • Isekurume 

            • Marume 

            Umusuma –azi ukoreshwa mu kugaya agaciro k’umuntu cyangwa k’ikintu.

            Ingero 

            • Ikintazi/ Ikintagazi 

            • Uruntagazi 

            • Akayogazi 

            2.7 Amazina afite igicumbi gisubiwemo 

            Igicumbi gisubiwemo cyonyine

            Ingero

            • Igikobokobo 

            • Ikigorigori 

            • Igishakashaka 

            • Insoresore 

            Igicumbi gisubiranywemo n’indanganteko 

            Urugero

            • Urunturuntu 

            Igicumbi gisubiwemo cy’umugemo umwe 

            Ingero

            • Umugwegwe 

            • Ikigwagwa

            Ibicumbi bisubiwemo bifite inyunga –a hagati yabyo 

            Ingero

            • Ingeragere 

            • Ivumavuma 

            • Intokatoki 

            • Umusangasange 

            2.8 Amazina atuzuye 

            Hari amazina atuzuye bamwe bita ntwariranyo. Ayo mazina ntagira uturemajambo, umuntu ayita uwo bareshya, akoreshwa ahamagara cyangwa abyinirira.

            Ingero

            • shahu, 

            • disi, 

            • shenge, 

            • nyabusa, 

            • nyabuna, 

            • maweya… 

            Umwitozo

            Garagaza amazina ari mu nteruro zikurikira akomoka ku yandi werekane ikorazina ryakoreshejwe, ugaragaze uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi yakoreshejwe: 

            Ubuhinzi bw’urutoki bufitiye akamaro kanini Abanyarwanda. Umuhinzi nyawe yicira urutoki akuramo intokatoki. Ku mwero w’imyaka, ibigorigori, ibishogoshogo n’ibishazashaza babikoresha mu gufumbira urutoki.


            U Rwanda   ni igihugu gifite umutungo mwinshi w’amazi. Uwo mutungo ugaragara mu migezi, ibishanga, ibiyaga n’amazi ari munsi y’ubutaka. U Rwanda rufite ibiyaga makumyabiri na bitatu bifite ubunini butandukanye. Ikiyaga cya Kivu kikaba ari cyo kinini kuruta ibindi. Hari n’inzuzi nyinshi, ariko uruzi rw’Akagera   ni rwo ruzwi cyane. Abenshi bemeza ko isoko ya Nili iri mu Rwanda. Nubwo ayo mazi tuyasonzana, Leta yiyemeje guteza imbere gahunda yo kuhira imyaka ikoresheje ayo mazi dufite. 

            Ibinyabuzima ibyo ari byo byose bikeneye amazi. Inyamaswa, ibimera n’abantu bakeneye amazi. Ibimera bikeneye   amazi ngo bikure. Inyamaswa zikeneye amazi yo kunywa kugira ngo zibeho. Abantu bakeneye amazi kubera impamvu zinyuranye. Amazi akenewe mu ngo kugira ngo anyobwe, atekeshwe, akarabwe cyangwa amesheshwe. 

            Inganda na zo zikeneye amazi mu byo zikora.  Amazi akoreshwa mu kuvomerera imyaka kandi akoreshwa mu gutanga amashyanyarazi. Ntitwakwiyibagiza ko imigezi n’ibiyaga bituma habaho imibereho myiza y’ibinyabuzima biba mu mazi nk’amafi, imvubu, ingona n’ibindi. 

            Hari ibibazo bibiri nyamukuru byugarije umutungo w’amazi, ari byo guhumana no gukama. Guhumana kw’amazi yo mu Rwanda guterwa n’isuri, kuyajugunyamo imyanda, amafumbire mvaruganda ava mu mirima n’ibindi bikorwa by’abantu bibera hafi y’amazi nk’icukurwa ry’umucanga. Gukama kw’ibiyaga n’imigezi bibaho kubera impamvu nyinshi zirimo gutemwa kw’ibiti birinda isuri, guhinga hafi cyane y’ibiyaga n’inzuzi, gukamura ibishanga, kugomera amazi hashakwa kuvomerera imyaka, kumera kw’ibyatsi bibi nk’amarebe n’imihindagurikire y’ikirere itewe no gucika kw’amashyamba. 

            Ingaruka zo guhumana no gukama kw’amazi ziteye inkeke. Nk’uko twabibonye, impamvu ibitera ni uko ibinyabuzima byose bibaho kubera amazi. Amazi ahumanye atera indwara nka za tifoyide, macinya, korera n’izindi. Amazi  ahumanye na yo ashobora gutera urupfu rw’ibinyabuzima biba mu mazi nk’amafi. Gukama kw’ibiyaga n’inzuzi bituma habaho ibura ry’amazi yo kunywa, hakabura amazi yo kuvomerera ibihingwa, ayo gukoresha mu nganda, hakabura amashanyarazi n’izindi ngaruka nyinshi ziteye inkeke. 

            Kuba twabonye akamaro k’amazi n’ibibazo byugarije umutungo w’amazi mu Rwanda, hagomba gukorwa ibishoboka byose ngo tuwurinde. Ibi ni bimwe  mu bikorwa byakorwa bikagira akamaro: 

            • Kwirinda ko inzuzi n’ibiyaga byuzuramo imyanda harwanywa isuri. 

            • Kurwanya ijugunywa ry’imyanda yo mu nganda no mu ngo mu nzuzi cyangwa mu biyaga. 

            • Guha imbaraga itegeko rivuga ko nta bikorwa bishobora gukorerwa ahantu hari munsi ya metero mirongo itanu uvuye ku nkengero z’ikiyaga na metero icumi uvuye ku nkengero z’umugezi. 

            • Kurinda ahantu hari ibimera birwanya isuri ngo bidacika.

            • Gukoresha no kureka amazi y’imvura hakoreshejwe ikoranabuhanga ritabangamiye ibidukikije. 

            • Guhugura abantu bakamenya ko amazi ari umutungo ushobora gushira. Uwo mutungo rero ugomba kurindwa n’abantu bose. 

            Kubungabunga amazi bijyana akenshi no kubungabunga ibishanga kuko ibishanga birangwa no guhorana amazi. Igishanga ni ahantu harambuye hagati y’imisozi harimo amazi menshi n’urusobe rw’ibinyabuzima hamera urufunzo cyangwa urukangaga cyangwa ibimera byo mu muryango wabyo. Akenshi abantu bibagirwa ko ibishanga ari bimwe mu bigize ibidukikije. Igishanga gishobora gusobanurwa nk’igice cy’ubutaka   gishobora kumara igihe kirekire, kigifite ubuhehere kandi kikaba gishobora   kweramo ibimera bimwe na bimwe gusa. Ibishanga bifite akamaro. Ni utuyunguruzo tw’umwimerere tw’amazi, bitanga ibikoresho gakondo by’ubugeni, nk’ibikoreshwa mu kuboha uduseke kandi bimwe mu bimera biba mu tubande bivamo imiti. Ikindi kandi, ibishanga bibamo amoko menshi y’ibinyabuzima.

            Ni yo mpamvu ibishanga bigomba kwitabwaho. Gusa muri rusange, ibishanga ntibyitabwaho kandi binakoreshwa nabi,  hatabanje kwigwa ingaruka ibikorwa by’ubukungu bishobora kugira ku buzima bw’abantu, cyangwa se kwiga imikoresherezwe irambuye y’ibishanga birimo gukoreshwa. 

            Minisiteri y’Ubutaka, Ibidukikije, Amashyamba, Amazi na Mine, 2005.

            Inyunguramagambo

            Tanga ibisobanuro by’amagambo akurikira. 

            Guhumana, umwimerere, inkengero, urufunzo, urukangaga, ubuhehere, gakondo, ubugeni.

            Umwitozo w’inyunguramagambo

            Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye Ubugeni, guhumana, umwimerere, inkengero, urufunzo.

            Ibibazo byo kumva umwandiko

            1. Usanga uyu mwandiko ubwirwa ba nde? 

            2. Rondora akamaro k’amazi 

            3. Vuga bimwe mu bibazo byugarije umutungo w’amazi. 

            4. Bigenda bite iyo amazi ahumanye cyangwa akamye? 

            5. Ibishanga bifite akahe kamaro? 

            6. Wagira iyihe nama abantu bahumanya amazi, abubaka mu bishanga? Abavoma amazi y’ibishanga? 

            7. Ni irihe somo ry’ingenzi wakuye muri uyu mwandiko ryagufasha mu buzima busanzwe.

            Umwitozo w’ubumenyingiro: Gukora inshamake

            Nyuma yo kugaragaza ingingo z’ingenzi zikubiye mu mwandiko, kora inshamake yawo ku gice cy’urupapuro.

            Amoko y’imyandiko

            Nimusome umwandiko “Umutungo w’amazi ukwiye kubungabungwa” maze mugaragaze ibice biwugize muhereye ku bika biwugize, ibivugwamo n’uburyo bivugwamo. Nimugereranye uyu mwandiko n’ingeri z’ubuvanganzo bwo muri rubanda muhereye ku kivugwa, ikigamijwe n’uburyo bivugwamo. 

            Duhereye ku buryo ibitekerezo biri mu mwandiko bitondetse no ku buryo bwo gusesengura ikivugwa, imyandiko ishobora kugabanywamo amoko atanu ari yo: umwandiko mbarankuru, umwandiko mvugamateka, umwandiko nsesengurabumenyi, umwandiko mvugamiterere n’umwandiko ntekerezo. 


            Umuco wacu ni ihuriro ry’ubumenyi n’ibikorwa byakusanyijwe n’abakurambere. Ntitwashobora rero kubicengera tutamenye imitekerereze n’imibereho byabaranze, kandi kugeza ubu, uburyo bwo kubigeraho butuma twitwa intiti, ni ugusoma. 

            Nta gishobora gusimbura gusoma, zaba inyigisho zitangwa mu mvugo cyangwa amashusho tureba muri firime na tereviziyo, ntibifite ubushobozi bwo kwigisha nko “gusoma”.  Amashusho, ni meza mu kwerekana ibivugwa cyangwa ibyanditswe, ariko ntabwo atanga ibitekerezo ngo anabisesengure! Firime inyuraho igahita, nyamara igitabo cyo gihora ari umugenzi n’inshuti tujyana. Umwanditsi Montenye (Montaigne), ni we wavugaga ko yari afite ibintu bitatu bya nkenerwa mu buzima ari byo: urukundo, ubucuti no gusoma.

            Gukunda ibitabo rero birakwiye. Tubigire inshuti nyashuti. Igitabo kimwe gisabanya za miriyoni z’abantu mu bihugu byose. Bityo abanditsi nka Balizaki (Balzac), Shekisipiya (Shakespeare), Bodoleri (Beaudelaire), Kami (Camus) n’abandi; usanga basabanya abantu batagira ingano ku isi, bahuriye ku kuba barasomye ibihangano byabo.

            Gusoma ni uburyo bwo kwagura ubumenyi. Nta muntu n’umwe wagira ubumenyi bwite ku buryo yashobora kumva abandi no kwimenya we ubwe. Umuntu udasoma aba ameze nk’imfungwa yigunze muri iyi si nini imuzengurutse. Tubabazwa n’akarengane n’ingorane z’ubuzima; mu bitabo rero twigiramo ko n’abandi bakurambere bababariye muri iyi si, bakanashakashaka kimwe natwe. Bidukingurira amarembo  y’imibereho y’abandi bantu, ndetse bikanatwaturira akari mu mitima yabo. Ibitabo biduha kwagura ubumenyi, bikadufasha kureka guhora dutekereza ibintu bimwe bidafite icyo bitwungura. Ibitabo ni bwo buryo buduha kumenya ibyabaye  mu bindi bihe n’ahandi hantu tutaragera. Nk’ikinamico yo mu gihe cyashize ituma tumenya imibereho y’abantu b’icyo gihe.

            Muri make, dusoma kugira ngo turenge imbibi z’ubuzima bwacu, tumenye ubw’ahandi.  Nyamara si wo munezero wonyine dukura mu bitabo. Nko gusoma igitabo cy’amateka bigirira akamaro kanini cyane imitekerereze yacu.  Kigisha umusomyi gushyira mu gaciro no kwihanganira abandi. Kimwereka ko ihangana rikomeye ryateje intambara z’isi yose n’izagiye ziba hagati y’amako, kuri ubu ryagombye kubonwa nk’imishyamirano idafite akamaro. Iryo rero riba ari ivomo ry’ubunararibonye utapfa kubona ahandi. Usomye igitabo kiza, ntakomeza kumera nk’uko yari ameze atarahura na cyo; kiramuhindura, kikamwubaka bushya. 

            Nta kintu rero cyagirira abantu akamaro nko kwegerezwa ibyo byiza bibafasha kwirenga, no kwagura ubumenyi, bituma duhinduka, bikatwongerera agaciro mu mibereho yacu. Inzira yonyine yo kubigeraho, ni ugushyiraho inzu z’isomero. Mu by’ukuri, tugeze mu bihe abantu bose bakwiye kugira uburenganzira bungana bityo rubanda ikagira umwanya n’ijambo mu miyoborere. Icyo gihe, rubanda ni yo igomba gufata ikemezo mu guhitamo amahoro cyangwa intambara, imigendekere y’ubutabera, mbese ikaba ari yo igena ikerekezo iganishamo igihugu cyabo n’isi muri rusange. Ubwo butegetsi bwa rubanda ari bwo twita demokarasi, busaba ko abaturage bigishwa ku bibazo nyamukuru bihanze isi. Twakwemeranya ko bagenda babyiga mu mashuri; nyamara izo nyigisho ntizaba zuzuye inzu z’isomero zitunganiye ayo mashuri. Gutega amatwi umwarimu w’igihangange, ntibihagije kugira ngo ubwenge bwuzure ubumenyi. Hagomba kwiyongeraho umwanya wo gutekereza no gusesengura mu mutuzo ibyo wasomye. Akamaro ka mwarimu ni ako gutanga umuyoboro ngenderwaho, ibindi bikuzuzwa n’umurimo bwite w’umunyeshuri.  

            Gusoma rero si umwitozo w’ubwenge gusa. Biha urubyiruko kumenya ukuri kudashobora kwigishwa uko kwakabaye mu ishuri, ahubwo kugomba gushakishwa n’umuntu ku giti ke,  mu gukorana umwete, akubaka umutimanama we. Inzu z’isomero ni icyuzuzo cy’amashuri na za kaminuza, kwiga bikaba urufunguzo rudukingurira imiryango yazo. Ibyo bihinduka ihame ku bifuza gukomeza kwihugura nyuma yo gusohoka mu mashuri.

            Umuturage wo muri Demokarasi, wifuza kuzuza inshingano ze uko bikwiye, agomba guhora asoma igihe cyose agifite ubuzima. Amateka akomeza kwiyandika kandi akazana ibibazo bishya bihanze ubuzima bw’abantu. Washyigikira iki, wahagarara ute ku bitekerezo bifite ishingiro, warwanya ute ubusazi bukoma ku bwicanyi, udafite icyo uzi kuri bene ibyo bibazo? Uko imyaka ishira, ni ko ibintu bigenda bihinduka. Ni nde uzakwigisha ubwo bumenyi bushya, ibyo bintu imibereho yawe myiza ishingiyeho? Ni iki cyagufasha gushingira imirimo yawe ya buri munsi kuri ibyo bintu bishya bigenda bivumburwa? Soma rero, ujyane n’ibihe. 

            Byafatiwe ku byanditswe na A. MAUROIS muri Le Courier de P’UNESCO, yo muri Gicurasi 1961, bihindurwa mu Kinyarwanda na NDINDA Blaise Pascal.

            Tanga ibisobanuro by’amagambo akurikira

            Intiti, gukora iyo bwabaga, gutekereza ku buryo bwimbitse, amayobera y’igitabo, ubunararibonye.

            Ibibazo byo kumva umwandiko

            1. Ni iyihe mpamvu gusoma ibitabo ari ngombwa? 

            2. Kuki bikwiye gukunda ibitabo? 

            3. Ni gute umuntu udasoma aba ameze nk’imfungwa? 

            4. Ni uwuhe mumaro urenze ubumenyi umuntu akura mu gitabo kiza asomye? 

            5. Kuki abantu bakwiye kwegerezwa amazu y’isomero? 

            6. Ni izihe ngamba mwafata kugira ngo mushishikarize umuryango wanyu, inshuti zanyu, abaturanyi na bagenzi banyu umuco wo gusoma? 

            7. Umwanditsi aravuga ati:  «Ibitabo ni inshuti z’indahemuka zihoraho». Mwemeranyijwe na we cyangwa muramuhakanya? 

            8. Umunyeshuri wakwishingira kugendera ku byo umwarimu amuhaye yagira ubumenyi buhagije? Kubera iki?

            Gusesengura umwandiko 

            1. Uyu mwandiko wanditswe n’umunyamahanga, ibitekerezo biwukubiyemo wabisanga no mu Rwanda? Sobanura igisubizo cyawe. 

            2. Muhereye ku bika bigize umwandiko nimushake ingingo z’ingenzi zigize umwandiko.

            Gusesengura umwandiko ntekerezo 

            Uyu mwandiko “Akamaro ko gusoma” murasanga umwanditsi yarawanditse agamije iki? 

            Ugereranyije n’umugani muremure urasanga mu miterere yayo itandukanira he? (intangiriro, uko ibitekerezo bikurikirana n’umusozo) 

            1. Inshoza y’umwandiko ntekerezo

            Umwandiko ntekerezo ni umwandiko ugambiriye gutanga ibitekerezo ariko noneho bigomba gusobanurwa, kugaragazwa n’ingero, ndetse n’ibipimo by’ímibare n’ubundi bumenyi. Uwandika bene uwo mwandiko agomba gutanga ibisobanuro bifatika kuri buri gitekerezo atanze , akerekana ko hari abandi babibonye nka we, akagaragaza n’inkomoko y’ibyo uvuga; kuko aba agambiriye ko babyemera.

            Urugero

            Uramutse ufite insanganyamatsiko yo kuvuga ku ishyamba rya Nyungwe, ushobora: kubara inkuru iryerekeyeho, kuvuga amateka yaryo, kuvuga imiterere yaryo urishimagiza cyangwa ugira ibyo unenga, gusesengura aho riri ku ikarita, impamvu habamo amoko y’ibiti ibi n’ibi, akamaro rifitiye u Rwanda n’isi, ... 

            Imyandiko ntekerezo rero ni yo yagiye ihindura isi kuko akenshi yibasira igitekerezo rusange, gishobora kuba kemewe na benshi kandi kimaze igihe, nyamara wenda atari cyo, cyangwa kikaba kitakijyanye n’ibihe. Bityo, iyo ibivugwa bigaragaye ko ari ko kuri, bihindura byinshi ku bantu no mu mibereho yabo. Umwandiko ntekerezo uba ugambiriye kwemeza abandi igitekerezo cyawe, no gutuma bahindura icyo bo bari bafite. Kugira rero ngo ubigereho witwereza ubumenyi bwose. Bityo rero muri wo dushobora gusangamo agace kavuga amateka, akabara inkuru, agasesengura ibintu mu buryo bwa gihanga, … ariko byose bigambiriye kwerekana ukuri kw’igitekerezo ushyigikiye.

            2. Amabwiriza yo guhanga umwandiko ntekerezo 

            Guhanga umwandiko ntekerezo ni ugutanga ibitekerezo uhitamo uruhande ubogamiraho ku nsanganyamatsiko yatanzwe, wabanje kwiga ikibazo, ukifashisha ingingo zumvikana kandi zifatika ndetse ziherekejwe n’ingero. Insanganyamatsiko ishobora kuba ijyanye n’iby’umuco, ubukungu, poritiki, imibereho y’abaturage, iyobokamana, ubutabera n’ibindi. 

            Insanganyamatsiko ushobora kuba wayihawe cyangwa wayitekererejeho. Insanganyamatsiko ni ikintu k’ingenzi kigomba kwitonderwa, kuko ibyandikwa ni cyo biba bishingiyeho, kandi uburyohe bw’umwandiko buturuka ku nsanganyamatsiko n’uburyo wayambitse.

            Nubwo buri muhanzi agira inganzo ye mu buryo bwo kuryoshya igihangano, hari ibikorwa by’ingenzi agomba gukurikiza kugira ngo umuntu aboneze igihangano ke. Ayo mahame ni ugutekereza cyangwa kumva insanganyamatsiko, kwegeranya ingingo, guhitamo inzira, gukora imbata no kwandika. 

            3. Gutekereza no kumva insanganyamatsiko 

            Mbere yo kwandika ubanza gutekereza ku nsanganyamatsiko ushaka kwandikaho, ukayiyumvisha, ukayigira iyawe, cyanecyane iyo ari iyo wahawe. Kumva ingingo wandikaho bikorwa mu byiciro bibiri: 

            (a) Kuyisoma witonze, ukayisesengura, ushaka inyito z’amagambo ayigize kuko ijambo rimwe rishobora kugira inyito nyinshi. 

            (b) Gushakamo ijambo cyangwa amagambo fatizo yaguha inzira n’imbibi by’insanganyamatsiko. Iyi ntambwe ya mbere ni ingenzi kuko ntushobora kubona ibitekerezo utanga ku bintu nawe ubwawe utumva neza. 

            4. Kwegeranya ingingo (ibitekerezo) 

            Iyo umaze kumva neza insanganyamatsiko, utangira kwandika ku rupapuro rwo guteguriraho ibitekerezo. Ukusanya ingero, amagambo meza yavuzwe n’abandi, ibyawe ubwawe waba uzi, n’ibindi. Biba byiza iyo insanganyamatsiko wandikaho uyiziho byinshi, kandi ugashingira ku bintu bifatika. Iyi ntambwe ya kabiri na yo irakomeye kuko ari yo igufasha gukurikiranya neza ibitekerezo byawe, ugahitamo iby’ingenzi, ukegeranya ibihuye, ukabikurikinya mu buryo bwuzuzanya kandi hakurikijwe inyurabwenge. 

            5. Guhitamo inzira (guhitamo uruhande ushyigikira) 

            Mbere yo kwandika ugomba gihitamo imwe mu nzira eshatu zishoboka: niba igitekerezo gikubiye mu nsanganyamatsiko ari cyo uragishyigikira, niba atari cyo uragihinyuza, niba ubona nta ho wabogamira ujya hagati no hagati ugatanga igitekerezo kidafite aho kibogamiye, ariko gikosora impande zombi: urw’abakirwanya n’urw’abagishyigikiye. Niba insanganyamatsiko yatanzwe ari ikibazo, ushaka uburyo wagisubiza uhereye ku ngingo wegeranije. Mu rwego rwo gutanga ibitekerezo biboneye ni byiza kwita cyane ku ngingo zishyigikira ibitekezo byawe cyangwa byatanzwe no ku ngingo zivuguruza ibyo bitekerezo. Iyi ntambwe irakomeye kuko ari yo yerekana aho ibitekerezo byawe bigana kandi guhitamo inzira ni byo bikurinda kujandajanda, bikanagaragaza ko ufite ubushobozi bwo guhagarara ku byo wemera. 

            6. Gukora imbata 

            Imbata y’umwandiko igira ibice bitatu by’ingenzi: 

            • Intangiriro (iriburiro). 

            • Igihimba. 

            • Umusozo (umwanzuro). 

            (a) Iriburiro 

            Iriburiro ry’umwandiko ni ryo bita intangiriro. muri iki gice hashyirwamo ibikubiye mu nyandiko n’inyungu bayitezeho, ibice by’ingenzi bikubiye mu nyandiko yawe n’impamvu ugiye kwandika.

            Iriburiro rigomba kuba ryujuje ibi bikurikira

            • Kuba ari rigufi, rifite ireme, riteye amashyushyu, ku buryo urisomye agira amatsiko yo gusoma ibikurikiyeho. 

            • Mu iriburiro, ntugomba kunyura kure cyane; ugomba guhita umenyesha icyo ugiye kwandikaho. 

            • Mu iriburiro, ntugomba guhita werekana uruhande ubogamiyeho ku nsanganyamatsiko, kuko waba umaze amatsiko abasoma, ntibakomeze gusoma. 

            (b) Igihimba 

            Ni igice kivuga ku nsanganyamatsiko ku buryo burambuye. Iki gice kerekana ibitekerezo n’ingingo zinonosora kandi zumvikanisha uruhande nyiri ukwandika ashyigikiye. Kubera uburebure bw’igihimba, n’ibitekerezo binyuranye bikigize, iki gice kigenda kigabwamo ibika. Ku ntangiriro ya buri gika, hajya ijambo rigihuza n’icyakibanjirije, ku buryo hagaragaramo uruhererekane rw’ibitekerezo. Ibyo bikorwa no hagati y’intangiriro n’igihimba, ndetse no hagati y’igihimba n’umusozo. 

            Ayo magambo yunga igika ku kindi ni nk’aya: 

            • Nk’uko tumaze kubivuga haruguru, 

            • Nyamara, 

            • Bitabangamiye ibyo tumaze kuvuga, 

            • Bityo rero, ..........

            Impugukirwa 

            Inzira wahisemo, ntihita igaragara mu ntangiriro y’igihimba. Ahubwo igenda iyobora ibitekerezo byawe, yumvikana ku buryo buziguye mu bitekerezo, mu ngero, mu magambo yavuzwe n’abandi usubiramo,… Buri ngingo y’ingenzi, igenda yiharira igika. Hari igihe ikibazo cyagira ibisubizo cyangwa ibitekerezo bibiri. Icyo gihe ubanza kwigizayo icyo utemera (kugisenya), kitajyanye n’inzira yawe, hanyuma ukabona gukurikizaho igitekerezo wowe ushyigikiye. 

            Urugero

            Bamwe bavuga ko isi n’ibiyiriho bitaremwe n’Imana. Nyamara, iyo witegereje ubuhanga byaremanywe ntiwabura kuvuga ko ababitekereza batyo bibeshye. Ntukagaruke ku gitekerezo wavuze kuko ingingo zigenda zikurikirana ukurikije ingufu, inyurabwenge n’injyabihe ku buryo ugenda wumvisha umusomyi inzira yawe kandi uyimwemeza. 

            (c) Umwanzuro 

            Umwanzuro ni igice kerekana ku mugaragaro uruhande rw’umwanditsi ku kibazo cyavuzwe mu iriburiro. Nta ngingo nshya izamo. Iki gice gishobora gufata intego zikurikira: 

            • Kwanzura ibitekerezo byawe muri make. 

            • Kwagura amarembo ku bandi banditsi, ngo bazakomerezeho, bagusubize cyangwa bakuzuze. 

            7. Kwandika 

            Kwandika, ntibikorwa umujyo umwe, ndetse iyo ari ngombwa byafata n’iminsi, kugira ngo ushobore kwandika utuje neza. Nyuma rero usubira mu byo wateguye, ugakuramo ibitari ngombwa, ibyisubiramo, ibikabya, ndetse ukongeramo ibyaba bibuzemo. Muri iki gice kandi, ni ho ushakisha amagambo yabugenewe kandi aryoshye. Byongeye kandi uboneraho ugakosora amakosa y’imyandikire n’utwatuzo. Mu nyandiko, ntugatinye gushyiramo ibitekerezo n’ingero zishimishije, izisekeje, ariko byose bigusha ku byo wiyemeje kwigisha.

            Umwitozo 

            1. Guhanga wandika bifite akahe kamaro? 

            2. Kora imbata y’umwandiko ntekerezo kuri imwe mu  nsanganyamatsiko zikurikira: 

            • Uburinganire bw’umugabo n’umugore.

            • Ubutabera n’amahoro. 

            • Kubaho mu mudendezo bishingira ku ifaranga.


            Umusore Sinamenye yahagurutse iwabo i Nyagasambu ajya kuraguza ku mupfumu Cyambarangwe. Ageze mu mudugudu umupfumu yari atuyemo, hari ku manywa y’ihangu, kandi umudugudu wasaga n’aho nta bantu bawurimo. Yumvaga amajwi ariko ntabone abantu. Bibanza kumubera urujijo. Ashakisha ko yarabukwa inzu ya Cyambarangwe nk’uko bari bayimurangiye, araheba. Aho bigeze abona utwana tubiri dutera agapira. Ahamagara kamwe arakabaza ati: 

            − “Mbwira  sha, waba uzi aho umupfumu Cyambarangwe atuye”? 

            − Yeee! Ndahazi, ngwino mpakwereke! Akurikira ka kana, bagera imbere y’urugo. 

            − Dore ni aha! Mwinjire, ahora mu nzu, ntajya guhinga, nta kintu ajya akora. 

            − Urakoze mwana, wa urakoze cyane! 

            Ku rubaraza koko hari hatatse impu zitonnye amabara y’ingwe. Ariko se zari impu koko! Reka daaa! Byari ibishushanyo! Sinamenye abona ko impamvu atari yahamenye, ari uko yari yiteze kubona impu nyampu. Sinamenye arinjira ariko afite ubwoba.  Ageze mu nzu yumva ijwi atazi iyo riturutse rigira riti: 

            − Icara musore, ndaza kuguhamagara umbwire ikikugenza!

            Sinamenye yiyumvisha ko ibyo bari baramubwiye ari byo koko. Bari baramubwiye ko Cyambarangwe ari umuntu uzi byose, ko icyo aguhanuriye ukibona, ko hari abari abakene yahaye gukira, ko hari abarwayi babaye bazima ku bwe. Bari baramubwiye ko atanga impano yo gukundwa n’umukobwa cyangwa umugabo ushatse, ko kandi nta cyo adashobora kuguha wamugezeho. 

            Muri ako kanya hahinguka akana kamuzanira amazi afutse yica akanyota, yihanagura ibyuya ategereza ko umwanya we ugera. Mu mwanya akana karagaruka. 

            − Ni wowe utahiwe, urinjirira mu rugi  rwa gatatu usohokane mu muryango w’inyuma. 

            Hashira umwanya nta cyo amubwira, Sinamenye yumva atangiye kunanirwa no kugira ibinya mu maguru, kubera kwicara hasi kandi hakonje. Aho bigeze, Cyambarangwe aramubwira ati : “Dore mugenzi, mbonye ibyawe byose, ibyo ngiye kukubwira si byiza, ariko ni ngombwa ko mbikubwira, nta gihe kirekire usigaje cyo kubaho”. 

            − Ngo iki, ngiye gupfa? 

            − Si ibyo mvuze. Mvuze gusa ko usigaje igihe gito cyo kubaho! 

            − Nzapfa ryari? 

            − Ibyo sinabikubwira, nange sinashobora kukubwira umunsi n’isaha; simbizi. 

            − Sinamenye arahaguruka, ashaka gusohoka.

             − Ntabwo wanyishyuye! 

            − Ni byo, nari nibagiwe.

            Arishyura, arasohoka. Yari yahindurije. Yagendaga ahomvomvwa, asa n’utazi iyo ajya. Afata inzira igana ku kiyaga, ageze mu mudugudu Munyabugingo yari atuyemo, ayoboza iwe.

            − Muzee, bambwiye ko ngiye gupfa! 

            − Ni nde wabikubwiye? 

            − Umupfumu muzee! 

            Amarira yamubungaga mu maso, ijwi ryajemo amakaraza. Umusaza atangazwa no kubona umusore nk’uwo arira, amujyana iwe. 

            − Umusore nkawe ntashobora gupfa none aha. Uracyakomeye ku buryo utapfa gupfa.

             − Ko ari ko umupfumu yambwiye se? 

            − Reka turebe, hari ubwo urwaye se, hari aho ubabara? 

            − Oya, ntaho mbabara? 

            − None se ufite ubwoba? 

            − Yiiii! Mfite ubwoba, ubwoba bwinshii! 

            − Ibyo si byiza Siname, umupfumu yavuze ko ugiye gupfa, ariko se ubundi wowe wari uzi ko uzatura nk’umusozi, ugomba gukomera, n’urwo rupfu ukarutegerezanya ubutwari. Ni nde se utazapfa? Abantu twese ntiduhora turwiteze umunsi ku munsi. Tugiye kugumana, dukorane, uzabona ko nta kizakubaho. 

            − Mfite ubwoba bwo gusiga mama na barumuna bange batishoboye, kandi ari nge wabafashaga. 

            − Imana yabaremye se izaba iyobewe ko ubasize? 

            None se kuki papa wawe wowe yagusize, hari ubwo wari wishoboye, ntiwabayeho se? 

            Igihe cyo kurya, bazana ibiryo, Sinamenye biramunanira, bajya kuryama abura ibitotsi, akaguma asimbagurika, avuga ko agiye gupfa, burinda bucya. Mu gitondo umusaza amukwikirira isuka, amusaba ko bajyana gukora. Bageze mu murima, Sinamenye arahinga, yibagirwaho nk’isaha imwe akorana umurava, ariko mu kanya aribuka.

            − Muzee, ndumva nacitse intege, ngiye gupfa!

            − Ongera ugeragezeho gato. 

            − Oya muzee, nta mbaraga na mba ngifite! 

            − Tuge mu rugo noneho! Bamaze kugenda umwanya muto, Sinamenye aricara.

            − Muzee, ndumva ndi kunanirwa guhumeka! 

            − Biratangaje rwose, nta n’ubwo turatera intambwe zingahe? Ubwo koko urananiwe! Ishyiremo ko utananiwe uhaguruke tugende. 

            − Ushobora kuba ufite ukuri koko! Ntabwo naniwe cyane. 

            − Ni byo Sinamenye, ngwino dukomeze! 

            Barongera bafata urugendo, Sinamenye agatera intambwe atambuka neza, ariko mu kanya, akagenda ategatega. Amaguru ye yamufashaga kera kwiruka agafata ingeragere, yari yabaye ubusa, amuremereye nk’umutwaro. Sinamenye ntiyashakaga kuyaterura, nuko koko biramunanira. Arahagarara, aratitira, ahamagara umusaza. 

            − Muzee, amaguru yange…. 

            − Abaye iki se kandi amaguru? 

            − Sinshobora kuyaterura. Ngiye gupfa.

            Oya ntabwo upfa. Haguruka tugende! Aho bigeze, ndaguheka nkugeze mu rugo. 

            Umusaza aramwiyegamiza, baragenda bagera mu rugo. Bahageze amuha amazi aranywa. Arangije araryama. Ajya kumushakira ibyo yamuhembuza. Agarutse asanga Sinamenye akiryamye, aramukangura, amubaza uko amerewe. Sinamenye amubwira ko adashobora kureba, ko ndetse atari gushobora no guhumeka. Umusaza aramwinginga ngo agerageze anywe agakoma ariko Sinamenye we agakomeza kuvuga ko atabishobora, habe no kugerageza. Nuko bujya gucya Sinamenye arapfa. Umusaza Munyabugingo azinduka ajya kubikira abatuye umudugudu wose, baraza baramushyingura, apfa azize kuraguza.

            Tanga ibisobanuro by’amagambo akurikira wasomye mu mwandiko

             Igihangamanywa, izuba rimena imbwa agahanga, zitonnye/ gutona, inyatsi, insinzi, guhinduriza, guhomvomvwa, umurava, kugenda ategatega, gutura nk’umusozi, kubika, ingeragere, umupfumu  rwoma.

            Umwitozo w’inyunguramagambo

            1. Koresha aya magambo mu nteruro zigaragaza ko wumva neza icyo asobanura. 

            • Guhomvomvwa 

            • Inyatsi 

            • Insinzi 

            2. Uzuza iyi nteruro ukoresheje ijambo rivuye mu mwandiko: Kamana azi kwiruka cyane nk’……… ntiwamwirukaho ngo umufate.

            Ibibazo byo kumva  umwandiko

            1. Ni gute wowe wumva icyo Abanyarwanda bakunze kwita inyatsi? Wemera ko ibaho? Sobanura. 

            2. Ni iki kerekana ko Sinamenye yari umusore ufite imbaraga mbere y’uko ajya kuraguza? 

            3. Hari abantu batagira ibibazo mu buzima bwabo? 

            4. Mu by’ukuri Sinamenye ubona yarishwe n’iki? 

            5. Uhereye kuri uyu mwandiko wavuga ko ibyo abapfumu baragura atari ukuri? 

            6. Kuraguza biracyabaho mu muco nyarwanda? 

            7. Abapfumu baragurisha iki? 

            8. Uyu mwandiko uratwigisha iki k’ingenzi?

            Gusesengura umwandiko 

            Ongera usome umwandiko maze usubize ibibazo bikurikira: 

            • Abanyarubuga b’ingenzi bavugwa muri uyu mwandiko ni ba nde? 

            • Vuga muri make ibivugwa muri uyu mwandiko. 

            • Vuga uburyo bugaragara mu mwandiko bwo gutanga inkuru. 

            • Tanga ingero z’ibarankuru n’iz’ibiganiro. 

            • Hari aho umubarankuru yigaragaza?

            • Ukurikije uko ubara inkuru avuga, akurikirana abanyarubuga ,ahindura umwanya areberamo nk’aho abona byose, hitamo igisubizo kiza: 

            (a) Uyu mubarankuru ni n’umunyarubuga w’inkuru. 

            (b) Ubara inkuru si umukinnyi ariko abarimo hagati. 

            (c) Ubara inkuru ni umuntu witaruye urebera hanze y’urubuga ashobora kubona ibiba byose ndetse n’ibiri mu mitima y’abakinnyi. 

            Gusesengura umwandiko mbarankuru

            Umaze gusoma umwandiko “Amatwi arimo urupfu ntiyumva” ni ibihe bintu wifuza kumenya  wumva bitavuzwe? Kuki ibyo byose utabisanga muri uyu mwandiko? Ukurikije imiterere y’uyu mwandiko wawita iki mu rwego rw’ubuvanganzo? Sobanura. 

            1. Inshoza y’umwandiko mbarankuru

            Umwandiko mbarankuru ni igihangano gishingiye ku kubarira abandi ibyabaye ubivuye imuzingo ukagera ku ndunduro; ariko mu buryo bworoheje butarimo isesengurabitekerezo ryimbitse, ridacukumbura insanganyamatsiko nyinshi.

            Kubera ko gusobanura inkuru byatugora tutabanje kuvuga ku buryo butandukanye bukoreshwa n’umuntu mu kugeza ku bandi ibitekerezo bye, reka tubanze tuvuge kuri ubwo buryo muri make. 

            Ubwo buryo bushobora gukoreshwa ni imvugo y’ibiganiro hamwe n’inkuru. 

            2. Uturango tw’umwandiko mbarankuru 

            2.1 Imvugo y’ibiganiro 

            Iyo tuvuga tuganira, iyo twandika ibaruwa, iyo dutanga ibitekerezo ku ngingo iyi n’iyi, dukoresha uburyo bw’imvugo bwitwa imvugo y’ibiganiro, kuko haba hari uvuga n’ubwirwa. 

            Ubwo buryo bwo kuvuga cyangwa imyandiko ikozwe muri ubwo buryo, bugaragazwa mbere na mbere n’ibihe inshinga zitondaguwemo: indagihe, impitakare, n’inzagihe. 

            Izo nshinga zerekana igihe igikorwa cyabereye ugereranyije n’igihe bavugira. Ibyo bihe kandi bigaragaza uvuga uwo ari we n’ubwirwa mu gihe iki n’iki. Hashobora no gukoreshwamo impitakera ndetse n’indagihe  y’ubusanzwe, ariko nta mpitagihe yonyine ishobora kuzamo. 

            Imvugo y’ibigamiro ishingiye ku gutanga ibitekerezo, ikanarangwa n’ibi bikurikira: 

            • Ibinyazina ngenga bigaragaza uvuga n’ubwirwa (ngenga ya mbere n’iya kabiri mu bumwe cyangwa mu byinshi).

             • Amagambo agaragaza igihe n’ahantu: Hano, none, ejo, mu minsi ibiri iri  imbere, mu mwaka utaha, … 

            • Amagambo agaragaza ibitekerezo by’uvuga n’uruhande abogamiyemo, n’ibindi. 

            2.1.1 Aho imvugo y’ibiganiro igaragarira cyane: 

            Mu byegeranyo ntekerezo: aho umuntu aba agambiriye gutanga igitekerezo ke cyangwa isesengura yakoze ku bintu ibi n’ibi agamije kwerekana aho ukuri guherereye.

             Ingero 

            • nge ndabibona gutya, 

            • ndemeza ko, … 

            Mu masengesho no mu mitoma: aho nyakuvuga asaba nyakubwirwa ibintu ibi n’ibi, akamuhimbaza, amutaka, amuryarya; ndetse akiha inshingano n’amasezerano y’ibyo azamukorera. 

            Ingero 

            • nzagukunda, 

            • nzagutonesha nguteteshe,… Mu ikinamico: Aho abantu bagirana ibiganiro bavugana imbonankubone. Mu masesengura y’ibinyamakuru, mu bisigo biririmbwa, mu ndangamaturara y’imitwe ya poritiki (aho umuntu agaragaza ibyo yemera n’ibyo atemera, ibyo azakora naramuka atowe,…), mu bisingizo, …. 

            Mu mabaruwa: aho umuntu asaba cyangwa akagira icyo ageza kuri mugenzi we.

            Mu nkuru 

            Hari igihe umwanditsi ahitamo kutigaragaza mu byo avuga, ibyabaye bisa n’aho byivuga byo ubwabyo, nta sano igaragara bifitanye n’uvuga, n’umwanya avugiramo. Ubwo buryo bwo kugeza ku bandi ibyabaye cyangwa ibyo utekereza utabigaragayemo ni bwo bwitwa inkuru. 

            Imyandiko ikozwe ku buryo bw’inkuru, irangwa n’impitakera nk’igihe cy’ibikorwa. Nta mpitakare igaragaramo. Uvuga yirinda kugaragaza igitekerezo ke, nta ho anenga cyangwa ngo ashime ibyabaye. 

            2.1.2 Aho uburyo bw’ inkuru bukoreshwa

            Imvugo y’inkuru igaragarira cyane mu myandiko y’abanyamateka, mu nkuru ngufi cyangwa ndende, mu migani, mu bitekerezo, ... 

            Ikitonderwa: mu mwandiko umwe ntihabura kugaragaramo isimburana ry’izo mvugo zombi. Ibyo bigaragara nk’iyo mu nkuru rwagati nyiri ukuyibara ashyizemo ikiganiro, umuntu umwe avugisha mugenzi we akamusubiza, cyangwa nk’igihe mu ibaruwa, uwanditse agera aho akabarira inkuru uwo yandikiye. 

            2.1.3 Uburyo bwo kubara inkuru 

            Buri nkuru iba yubakiye ku bintu bibiri by’ingenzi: Ku ruhande rumwe hari amateka y’ibyabaye, ababigizemo uruhare, mu gihe iki n’iki n’ahantu aha n’aha. Ku rundi ruhande, hari imyubakire y’umwandiko (uburyo bwo kubara ibyo byabaye), bujyana n’uburyo uhitamo kuvuga ibyabaye cyangwa ibyo utekereza

            2.1.4 Uvuga 

            Ntihagomba kwitiranywa umwanditsi (umuntu uzwi wabayeho cyangwa ukiriho), n’umubazi w’inkuru ugaragara mu mwandiko nk’aho ari umuntu ufite ubushobozi budasanzwe. 

            2.1.5 Umwanya w’ubara inkuru

             Ni uruhare afite mu nkuru abara. Ashobora kubara inkuru afitemo uruhare nk’umunyarubuga cyangwa akayibara atari mu rubuga; adafite uruhare mu byabaye. Dore aho abo babarankuru bombi batandukaniye.

            2.1.6 Ubara inkuru adafitemo uruhare

             Icyo gihe umwanditsi avuga ibyo abandi banyarubuga bakoze, adafitemo uruhare, ku buryo atagaragaramo yivugaho, cyangwa ngo atange ibitekerezo. Iyi nkuru turangije gusoma yinjira muri urwo rwego. 

            2.1.7 Ubara inkuru ari n’umunyarubuga 

            Bene uwo munyarubuga aba avuga ibyamubayeho cyangwa ibyo we ubwe yagizemo uruhare cyangwa agatanga ibitekerezo abyiyerekejeho. Ubu buryo bukunze gukoreshwa mu bitabo by’abantu bavuga ku buzima bwabo. 

            2.2 Imiterere y’umubarankuru 

            Ashobora gufata imiterere itandukanye bitewe n’ubushobozi afite bwo kugera aho inkuru ibera hose no kumenya ibyabereye ahantu aho ari ho hose  cyangwa ubwo bushobozi bukaba bufite aho bugarukira. Kubera izo mpamvu, ubara inkuru ashobora kwitwara ku buryo butatu butandukanye ari bwo: umubarankuru ubona byose (umumenyabyose), umubarankuru urebera imbere mu rubuga (utarenga urubuga), n’umubarankuru urebera hanze y’urubuga (utabona ibiri imbere mu rubuga). 

            2.2.1 Umubarankuru ubona byose

             Ibyo uwo mubarankuru avuga biba birenze ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyarubuga. Ntagira umwanya umwe wihariye, abivuga nk’umunyamateka uzi byose, uhindura umwanya n’uburyo aboneramo ibyo avuga. Ashobora kuvuga ibyabereye ahantu aho ari ho hose: mu ijuru, ikuzimu, n’ahandi ; akagaragaza  ibitekerezo biri mu mitima, ibyabayeho kera n’ibizaza. Ubwo buryo butanga inzira yagutse yo gusesengura insanganyamatsiko mu gitabo, ariko bushobora gutuma bigaragara nk’aho atari ukuri kuko buteganya umubarankuru ufite ubushobozi n’ububasha burenze ubwa muntu. 

            2.2.2 Umubarankuru urebera imbere mu rubuga gusa 

            Amakuru atanga ntarenga ubumenyi n’ubushobozi bw’umuntu. Ibyo avuga ntibirenga ubushobozi bwite bwo kugera ku bivugwa.

            Ubwo buryo butuma hari ibyo utabona uko uvuga, ariko bugatanga ibintu bishobora kwemerwa nk’ukuri, kuko bugarukira ku byashoborwa n’umuntu bityo usoma akabyumva mu buryo bumworoheye.

            2.2.3 Umubarankuru urebera hanze y’urubuga

            Amakuru atangwa n’umubarankuru ashingira gusa ku byo abonera inyuma. Nta sesengurabitekerezo rijyamo kuko aba atazi ibitekerezo biri mu mitima y’abanyarubuga. Ubwo buryo bukoreshwa cyane mu  iriburiro ry’inkuru cyangwa mu kuvuga imiterere y’inyuma y’umunyarubuga. Ntabwo bikwiye rero guhita wemeza ko uburyo bwakoreshejwe mu gace k’inkuru ari bwo bwakoreshejwe mu nkuru yose mu gitabo. Nk’ibarankuru rirebera hanze y’ urubuga rikoreshwa kenshi mu iriburiro gusa, ahasigaye hagakoreshwa ubundi buryo butuma hasesengurwa insanganyamatsiko zitandukanye.

            Inshamake 

            Ubu nzi ko: Inkuru ngufi ari igihangano kigufi. Kubera ko ari amateka y’ibyabaye, inkuru ngufi si imbwirwaruhame (aho umuntu ageza ku bandi ibitekerezo bye) si n’umugani kuko intego yayo atari iyo kutwigisha cyangwa kuduha  isomo tima-ngiro, ntitangizwa na kera habayeho ngo irangizwe na si nge wahera. Inkuru ngufi ni amateka  agaragara nk’ayabayeho  n’ubwo akenshi aba ari ibihimbano.

            Ibiranga inkuru ngufi 

            Inkuru ngufi irangwa no kugira insanganyamatsiko imwe. Ishobora kuba ivuga ikintu  wibuka  cyakubayeho cyangwa wabonye, igikorwa iki n’iki, igihe iki n’iki cy’ubuzima (nk’ubuzima bwo ku ishuri, mu kazi, mu muryango  n’ibindi). 

            Ivuga ibintu mu buryo bubangutse, kandi ku buryo butaziguye. 

            Inkuru ngufi igira uturango twinshi dushingira ku bugufi bwayo.

            Iherezo ryayo riza ku buryo butunguranye rikagaragarira mu mirongo mike gusa. 

            Abanyarubuga bo mu nkuru ngufi baba ari bake.

            Ishobora gusohorwa mu bice (igice cya mbere, igice cya kabiri, …) 

            Ubugufi bwayo butuma isigara cyane ku mutima w’umusomyi. 

            Mu gihe umugani ari igihangano cyuzuyemo amakabyankuru n’ibitangaza, inkuru ngufi yo ivuga ibintu byumvikana bigaragara nk’ibishoboka ku bwenge bwa muntu

            Nshobora:  Gusesengura no guhanga inkuru ngufi nshingiye ku turango twayo.



            Igihugu cyacu kiri mu bihugu byiza muri Afurika ndetse n’iyisi yose. Si Abanyarwanda babivuga ngo ahari ni ukwikunda, n’abanyamahanga barabyemeza. Ni koko kandi ngo “uwambaye ikirezi ntamenya ko kera” kandi ngo “akeza karigura”. Uwagenda u Rwanda ntabone ko ari rwiza yaba atazi kwitegereza no kureba. Aramutse yigijije nkana akabaza ubwo bwiza aho buherereye kandi yarugenze byaba ari nko kubaza amenyo y’inkoko areba umunwa cyangwa guhakana umuriro kandi umwotsi ucumba. 

            Mu bizana abagenzi b’amahanga ntimuyobewe ko icyanya cy’Akagera kiri mu bya mbere. Siniyibagije ik’ibirunga, ibiyaga n’imigezi, imisozi n’amashyamba, no kuza kwihera umutima ku muco w’i Rwanda (intore, imitako, ubukorikori, n’inseko y’abavukagihugu). 

            Mu cyanya cy’Akagera  hari inyamaswa n’izindi ngo ngwino urore! Zose kandi ntako zisa. Ubwiza bwazo bwabaye ihogoza burenga impande z’Igihugu, maze busesekara mu mahanga. Ugera i Gabiro ukumva umutima wawe uranezerewe. Iyo ubonye imigenge n’iminyinya bifatanye urunana usanga gucudika atari ibya muntu gusa, ahubwo ko n’ibimera bishobora kutubera urugero mu nzira turimo. Imikoma n’imikoyoyo byo ni ihogoza, imyiha n’imikerenke n’ibindi biti by’inganzamarumbu byose usanga bigutegeye yombi bisa n’ibikubwira ngo “kaze neza urisanga”. Iyo izuba risekera ibigarama, imisozi iganira n’udusozi,  inseko yabyo uyumva mu kayaga kaba gahuha kanasuhuza icyo gahuye na cyo icyo ari cyo cyose. 

            Nta rwiri n’umutsina, nta rukoko, nta rutumbwe ge nahabonye. Nahasanze umutekano w’ibimera impande zose. Nta gitekerezo cyo kuba mu ishyamba nigeze ngira ahubwo numvaga ari nk’imuhira. Icyanya cyose gituwe n’inyamaswa zitagira uko zisa kandi na cyo ni kiza. Ubona zose zishishe kandi zifite umubiri uyagirana. Mu z’amajanja ushobora kubona intare, ingwe, urutarangwe, imbwebwe, imondo, isega, impyisi, umukara, inkobe, urutoni n’ingona (nubwo zidakunda kuboneka, ni nyinshi cyane muri ibyo biyaga byaho). Ibisiga byo nta wabibara usanga byiyanitse aho hose, cyane ahaguye inyamaswa cyangwa aho intare yiciye. Mu biguruka twavuga umusambi, inkongoro, kagoma, sabadede, ikiyoni, uruyongoyongo, nyirabarazana, inkorokoro, mukoma, inkware, iswikiri, inkurakura, ishwima n’inyange. Hari andi moko menshiy’inyoni ku buryo kumenya amazina yazo bitoroshye na gato. Usanga gusa amabara yazo ari urukerereza bagenzi, cyanecyane iyo ziteraniye  hamwe mu mashami y’ibiti byegamiye amazi y’ibiyaga. 

            Nibagirwe se kubabwira inzovu nyiri ishyamba? Zo ntabwo ari nyinshi cyane kandi ntabwo zizerera ishyamba ahubwo zifite ikigo cyazo ku kiyaga k’Ihema. Ushatse kuzireba ni ho uzazisanga. Imbogo, inyemera, inimba cyangwa itamu, impara, imparage, inkoronko, isatura, inzobe, na zo zituye iryo shyamba. 

            Uko ugenda iryo shyamba na none uhura n’inyamaswa nyinshi cyane. Ariko iyo witegereje usanga imbogo, impara n’imparage  ari zo ziganje rwose. Intare zo ntizikunda kuboneka nta n’ubwo zororoka cyane. Biterwa n’uko zibyara igihe k’imvura, ibyana bimwe bikicwa  n’umuvu w’imvura, cyangwa ingore n’ingabo zigiye guhiga bigasohoka bitazi iyo bijya, bigata indiri yabyo ubwo izindi nyamaswa zigashobora kubihitana.




            Umukoro

             Shaka muri iki kinyatuzu amazina 16 ya  zimwe mu nyoni n’inyamaswa zavuzwe mu mwandiko (umanuka, uzamuka, ujya iburyo cyangwa ibumoso)


            Gusesengura umwandiko mvugamiterere 

            Uhereye ku mwandiko”Akagera ubwiza bw’u Rwanda” garagaza imvugo yakoreshejwe maze ugerageze no gutahura ubwoko bw’umwandiko. 

            1. Inshoza  y’umwandiko mvugamiterere 

            Ni umwandiko uvuga imiterere y’ikintu, ukaba ugambiriye gutanga ishusho yacyo. Nyiri ugukora uwo mwandiko yivugira ibintu uko abibona. Ashobora kuvuga ibyiza aho abandi babona ibibi, cyangwa akabona ko icyo abandi bita kiza kuri we ari inenge. Nta wamusaba kwisobanura  ku gitekerezo ke. 

            2. Uturango tw’umwandiko mvugamiterere

            Umwandiko mvugamiterere urangwa n’imvugoshusho zikoreshwa ndetse n’amagambo avuga imiterere cyane cyane ataka ikivugwa, agaragaza ubwiza bwacyo.



            Mu mateka y’u Rwanda rwo hambere, abahungu ba Kigeli III Ndabarasa n’ababakomokaho bakunze kubita “ibigina”. Iryo zina baryiswe  n’umuhanuzikazi wahoraga abatega amakuba. Ati: “Muzamarana kandi amaraso yanyu anabahinduke”. Abatekereza bavuga ko iryo zina uwo muhanuzikazi yaribitiye kandi ko bari inzobe (kimwe n’abami bose kimwe n’ibikomangoma kugeza kuri Rwabugili).

            Iki gitekerezo kigaragaza ukuntu  ibigina byagerageje kabiri kose kwimika Gatarabuhura, “Kigina Muheto w’amatwi yera”, bari bahisemo bakanamukunda cyane.  Babanje kugambanira umuvandimwe wabo Sentabyo, wari umaze kuragwa ingoma, izina ry’ ubwami ari Mibambwe III. Bakurikizaho umwana wabo Gahindiro ka Sentabyo wazunguye se ku ngoma iry’ ubwami akitwa Yuhi IV. 

            Ku ngoma ya Ndabarasa, Rukali ni we wari umutware w’umutoni, ukize cyane, ukomeye mu gihugu. Akaba n’inshuti magara ya Gatarabuhura. Nyina Nyirampumuro akaba inkundwakazi ya Ndabarasa. Kugira ngo rero hatazagira ike gihungabana, Rukali yari yariyemeje kuzaha ingoma mucuti we w’igikomangoma, se amaze gutanga. Kugira ngo amahirwe azagume kumusekera, yari yarigoroye n’ibikomangoma n’abandi batware bari baramurakariye kubera ubutegetsi bukomeye yari afite. Arabagabira, abatera n’izindi nkunga. Bamwe banahamya ko Shebuja yari yamuhishuriye uzamuzungura. Cyakora yaje kwiyicira arabyigamba, yongeraho n’icyaha cyo guhesha akato umwami abonye ashaje, yitwaza ko atangiye kurindagira, ko rero ibye birangiye. Urebye yashakaga kumubuza kubwira abiru uzamusimbura;  ibyo bikerekana ubwoba yari afite bw’uko Gatarabuhura atazaragwa ingoma. 

            Aho ubwo bwenge bwe bwari kumuhira, iyo abiru batamwicira, bagaca ku mategeko ye, aho bamenyeye ko umwami ari hafi gutanga. Mbere y’uko atanga yatumije umuhungu we Sentabyo, amuraga ingoma, anamwereka abiru, bamwe mu bana be n’abatware batari bashyigikiye ubugambanyi bwa Rukali. Haciyeho gato, umwami aratabara.

            Abo biru ntibazuyaza, batumira abatari bari mu murwa mukuru kugira ngo babamenyeshe uko umwami yaraze n’uko ingoma ari iya Sentabyo. Banamagana Rukali kubera kwigizayo Kigeli mu minsi ye ya nyuma, kimwe na buri mutware, buri mwiru, buri gikomangoma bari mu bugambanyi bwe.

            Rukali nta cyo yashoboraga guhakana, kuko abantu bose bari bazi ko Kigeli yari yarabujije uwo mutware we kumwegera ajya gutanga. Ni bwo rero Rukali  bamuciriye urwo gupfa, apfana n’abahungu be na bene wabo ba hafi. Ibyinshi mu bintu byabo bihabwa Kimanuka,  mukuru wa Sentabyo. Abenshi mu bagaragu ba Rukali bayoboka Sentabyo. Gatarabuhura ariko ntibyagira icyo bimubwira: yari intwari kandi akomeye kandi   yayobotse ingoma. Mwene se (ntibari bahuje nyina )  wari wimye yari Imana y’i Rwanda. Ariko abanyamicomyiza ntibamenya ko uwagize nabi  we atababarira! Uko  kuyoboka kwa Gatarabuhura byari rero urwiyerurutso kuko bitamubujije kwigomeka ku mwami afatanyije n’ibindi bigina, dore ko banakekaga ko abagaragu ba Rukali bayobotse byo kwikiza gusa. 

            Ubwigomeke bw’ibigina kuri Mibambwe III mu mateka y’u Rwanda bwitwa “ubugambanyi bwa Kinyambi”, Kinyambi y’i Rukoma, aho ibyigomeke byimikiye Gatarabuhura. Urugamba yashoje rwabaye  inkoramaraso,  ariko igihe Gatarabuhura yari agiye gutsinda, hagobotse  iby’Imana Vuninka wa Nyarwaya, azana Nyaruguru. Bazana amavamuhira, ibintu  byadogereye, batsinda ibyo byigomeke. Gatarahabura aracika, acikana n’inkoramutima ze z’abagaragu n’umugore n’abana. Nyuma ibindi bigina birimo Gasenyi na Rubaba bimusangayo; abasigaye bayoboka Sentabyo, bamaze guhanwa no gutanga impongano. Umwami arabababarira, bicuza, baticuza.Yari intwari akagira n’impuhwe, agakunda abavandimwe be cyane ku buryo yari gushavura iyo aza kwicamo n’umwe

            Naho  Gatarabuhura yamaze kugera mu Gisaka – kari agahugu gato – ajya kwishingana ibwami, asabayo inkunga n’ ubuhungiro. Umwami w’i Gisaka aramwakira ariko amwima ingabo zo kurwanya Sentabyo. Ati: “Keretse nundekera Gasabo n’u Buganza bwose, numara gutsinda”. Yihaga uruhu rw’ingwe kandi atarayica! Gatarabuhura arita mu gutwi yanga kwirirwa abeshya ati: “Oya, urakoze! Nahaguha se nkazaragira he inka zange”? Kimenyi umwami w’i Gisaka ati: “Nta ngabo zange rero ukibonye”!

            Icyo gihe mu Gisaka hakaba icyorezo cy’ubushita. Gatarahabura ashaka uko yabwanduza Sentabyo bukamuhitana, dore ko icyo gihe hahonokaga mbarwa. Asanga umwami, maze aramubwira ati: “Dore wanyimye ingabo ngo nge kurwana na Sentabyo, none mpa nibura uruhu rw’ingwe runini rushya kandi rwiza. Nzishakira umuntu urwaye ubushita, aruraremo kabiri cyangwa gatatu. Hanyuma tuzaruhanagura, turumareho umwanda ugaragara; dushake umuntu urushyira Sentabyo ngo amwereke ko amuyobotse kandi amwisunze,  asezeranye umwami kuzanyicisha cyangwa kuzandogesha yifashishije bene wabo b’ino aha. Azamucacura kugeza ubwo amwizera, akaryama muri urwo ruhu. Ni ukunshakira ariko urukwiye uburiri bw’umwami”.

            Umwami w’i Gisaka aremera. Yumvaga Mibambwe namara gupfa, azica Gatarabuhura; imirwano y’izungura yatangira i Rwanda akigarurira u Buganza yifuje kuva kera. Uruhu rurabonetse, uwo kurujyana ni uko. Igitangaje ariko, byahiriye Gatarabuhura kurenza uko yabikekaga. Ntituzi ikizere  ibwami bagiriye uwo Munyagisaka, ibyo ari byo byose, bakiriye urwo rutindi rw’uruhu! 

            Umwami n’umuvandimwe we barashimye, baruryamyemo; (kandi barararanaga kugira ngo nibaterwa bazarwananeho) icyahi kirabahitanye! Bahise bandura, bapfa inkurikirane hagati y’iminsi cumi n’ibiri. Nyagukora ishyano ntawamenye aho yarengeye, Kimanuka na Sentabyo bajya gupfa igihugu gicika umugongo. 

            Sentabyo yasize agahungu gato, Gahindiro, yabyaranye na Nyiratunga. Ab’indahemuka bitegura igitero cya Gatarabuhura n’umwivumbagatanyo w’ibindi bigina byamushyigikira. Nuko ntibyatindiganya kwimika Gahindiro, bamwita izina rya Yuhi IV. Ibyo ntibyabujije ariko intambara, yaje kurota hashize amezi atanu gusa, ryunamira i Mwendo mu Kabagari. Abari bashyigikiye Gatarabuhura ubwo babanje kubihishahisha kubera iyimikwa rya Gahindiro ryabatuguye. Uwo mwana yari arinzwe cyane, rubanda na rwo rufitiye umujinya  icyo kigina cyahitanye “Kigina cyagwaga neza”, Sentabyo.

            Buhorobuhoro ariko, abari baragomeye Mibambwe bakahanyagirwa ibyabo, nta n’ukundi kugaragara nta cyo bakigira, barongera barigomeka. Bohereza intumwa i Gisaka  kugarura Gatarabuhura.Yakirirwa ku nkiko n’abayoboke be benshi, aboneza iya Kabagari kwica Gahindiro ngo yime ingoma. Aba Gahindiro bayobowe n’igikomangoma Semugaza ntibihutira kubarwanya, bagira ngo ibyigomeke bibanze byigaragaze. Nuko Gatarabuhura n’ingabo ze bagera i Mwendo nta nkomyi kugira ngo babanze bitegure, banagure abatware bamwe. Ku bw’Imana Semugaza yumva ko nakomeza kugingimiranya bizababyarira amakuba. Ngo buke, atera Gatarabuhura. Urugamba rwiriza umunsi, ishyerezo ariko Gatarabuhura atsindwa uruhenu. Arafatwa, hamwe  na Gasenyi murumuna we na bamwe mu bayoboke babo batari bahunze. Nyuma y’iminsi mike, abari bazwi cyane muri bo babatsinda i Bugesera hamwe n’ibyo bigina byombi. 

            Haba hasigaye gutanga ihumure. Ibyo ntibyaruhanyije kuko ba kidobya bari bamaze guhunga, abandi bamaze gupfa, baguye kuri urwo rugamba rw’i Mwendo. Nguko uko umwami w’umwaka umwe yakize se wabo amukijijwe kandi na se wabo wundi.




            Umwandiko mvugamateka

            Umaze gusoma umwandiko w’igitekerezo k’ibigina urasanga wibanda ku ki? Ese wawushyira mu buhe bwoko bw’umwandiko? Kubera iki?

            Inshoza y’umwandiko mvugamateka 

            Ni umwandiko wibanda ku gukurikiranya neza ibyabaye mu gihe cyashize, ugambiriye kubimenyesha abatarabibonye cyangwa kwibutsa ababibonye ariko batakibyibuka. Wibanda rero ku kubikurikiranya neza mu gihe, ukavuga ababigizemo uruhare, icyabiteye n’ingaruka byagize. 


            Isi: Umubumbe utuwe n’ibiremwa bifite ubuzima! 

            Isanzure ry’ikirere isi yacu irimo, ririmo indi mibumbe myinshi itariho ibinyabuzima. Turebye gusa nko ku mibumbe izenguruka izuba, ari na cyo gice isi iherereyemo, harimo Ukwezi, Marisi, Venusi, Palato…; nyamara muri ibyo byose nta na kimwe gitambaho ikinyabuzima, mu gihe isi yacu yo isabagiraho ibiremwa bifite ubuzima ni ukuvuga ibiremwa bivuka, bikagira ubushobozi bwo kwinyagambura no kwikoresha ubwabyo, bigahumeka, bikarya, bigakura, bikabyara, ndetse mu iherezo bigapfa. 


            Umubumbe w’isi wose utuwe n’ibinyabuzima. Uhereye mu rubura rwo muri Arikitika, ukagera mu mashyamba akonja ya Amazone, mu butayu bwa Sahara, mu icuraburindi ryo mu ndiba z’inyanja no ku bitwa by’imisozi ahagera urumuri, hose uhasanga ibinyabuzima bitangaje. 

            Ibyo binyabuzima byose bigaragara mu mashusho atandukanye, imibyimba ndetse n’imibare byihariye. 

            Amoko arenga miriyoni z’amarumbo y’udusimba atuye isi yacu. Mu mazi hogamo amoko asaga ibihumbi makumyabiri y’amafi, amwe angana n’akabuto k’umuceri, andi angana n’imodoka ya Rukururana. Hari nibura amoko arenga ibihumbi magana atatu na mirongo itanu y’ibimera, bimwe usanga biteye ku buryo budasanzwe, ibindi bikaba biteye amabengeza, bikadushimisha. 

            Ntitwakwibagirwa uruhuri rw’inyoni zirimo amoko arenga ibihumbi ikenda, imikumbi n’ubushyo bw’inyamaswa zirisha, amasibo y’izitungwa no kurya izindi, n’ibindi binyabuzima tutabona n’amaso.

            Muri ibyo binyabuzima byose icy’agahebuzo kikaba umuntu washoboye kubirusha ubwenge no kwirwanaho kuri ubu akaba amaze gukwira isi yose na ndetse ku buryo burengera ubw’ibindi binyabuzima. Abantu rero na bo bakagira amoko atandukanye arimo: abirabura, abera, abatukura, abagufi, abarebare, abavukana ubumuga, abo bose bakaba babana kuri iyi si mu mico n’imigenzereze itandukanye. Dukurikije uko abantu bashoboye kororoka bagakwira isi yose, twavuga ko isi yabereye muntu ingobyi imubereye, imuha ibyo akenera byose kugira ngo ubuzima bwe busugire busagambe. 

            Ikintu gikomeye umuntu arusha ibyo binyabuzima byose, si uko ari we washobora gucengera imibereho y’ibyo binyabuzima, si n’uko ashobora kubivutsa byose ubuzima kuko abirusha intwaro, ahubwo ni uko we ashobora kumenya ko biriho no kumenya akamaro bimufitiye. 

            Turenze ibiri ku isi tugaterera ijisho mu kirere, tuhabona izuba, ukwezi n’inyenyeri. Nyamara ibyo ni ibyo tubona n’amaso yacu karemano. Izuba ni imwe mu nyenyeri zitabarika ziri mu kirere cyacu. Kugeza mu myaka ya 1920, abantu bakekaga ko ikirere tureba n’amaso  twaremanywe, ari cyo cyonyine kiriho n’urujeje rw’inyenyeri tubonamo. Nyamara abahanga mu by’ikirere bakoresheje ibyuma bireba kure byitwa telesikopi bashoboye kwemeza ko isanzure ry’ikirere ririmo nibura miliyari 50 z’ibirere nk’icyo tubona; byumve neza ko ari miliyari mirongo itanu z’ibirere nk’icyo tubona kandi buri kirere kikaba kirimo za miliyari z’inyenyeri zimeze nk’iri zuba ritumurikira. 

            Muri iryo sanzure ryose uko ringana, abahanga mu by’ikirere ntibarabonamo undi mubumbe uteye nk’isi. Mu byo barebesha ibyuma kabuhariwe, hari aho babona imibumbe minini cyane izenguruka zimwe mu nyenyeri, ariko isi yacu ni wo mubumbe ufite imiterere ikwiye kugira ngo ube waturwa n’ibinyabuzima. Muti kubera iki? 

            Duhereye ku mubyimba wawo, umubumbe w’isi uramutse urengejeho kuba munini, wagira imbaraga rukuruzi nyinshi, ku buryo zatuma umwuka wa idorojeni uwuhamaho, kandi uwo mwuka ntabwo ubangikana n’ibinyabuzima. Na none isi ibaye ntoya ho gato, umwuka wa okisijeni duhumeka ndetse n’amazi byakwigendera, ubwo ngira ngo muriyumvisha ingaruka byagira ku binyabuzima biyiriho. Ikindi gituma ubuzima bushoboka ku isi, ni intera iri hagati yayo n’izuba.  Mwarimu (David Buroke) David Block mu gitabo ke  yise “Our Universe: Accident or Design? Tugenekereje twavuga ko ari: Isanzure ry’ikirere cyacu ryaba ryariremekanyije cyangwa ryaremwe  ripanzwe neza”?, yaranditse ati:”Imibare yerekana ko isi yegereye izuba ho 5% byonyine, ku isi haba ubushyuhe bukabije, ku buryo ubuzima bwahanagurika. Naho isi iramutse yitaje izuba ho 1% byonyine, igice kinini k’isi cyahita gitwikirwa n’urubura. Ibyo wenda twavuga ko birenze ubushobozi n’ububasha bwa muntu, nyamara twibuke ko ubu umuntu yatangiye gukoresha ingufu za kirimbuzi zishobora kugira ingaruka nk’izo, ngo agambiriye guhangana n’umuntu mugenzi we da! 

            Reka twongereho gusa ko isi yizengurukaho mu masaha makumyabiri n’ane. Tugereranije na Venusi yizengurukaho mu minsi 243, isi igenze buhoro bigeze aho twajya tumara icyo twakwita iminsi 121 izuba riducanyeho, ritararenga n’umunsi n’umwe, tukongera kumara igihe kingana gutyo turi mu icuraburindi ry’umwijima tutarabona urumuri rw’izuba. Ese ubwo twaba dutunzwe n’iki? Twazaba se tugifite ubushobozi bwo kongera kureba urumuri”? 

            Mu kwanzura, twavuga ko imiterere y’isi, ikirere cyayo, intera iriho ugereranije n’izuba, byose bituma tubaho, tukanabona ku isi ibyo turya, n’ibindi byose bidushimisha. Kuba muntu yarashoboye kumenya ibyo byose, byagombye kumuha isomo ryo kuyifata neza no kuyirinda ibyayonona byose. 

            Byafatiwe ku byanditswe muri: Y a-t-il un créacteur qui se soucie de vous?, Watchtower Bible and tract society of New York, Brooklin, New York,U.S.A., URUP., 15-22-23.



            Gusesengura umwandiko nsesengurabumenyi 

            Musome umwandiko “Isi, umubumbe utuwe n’ibiremwa bifite ubuzima hanyuma musubize ibibazo bikurikira: 

            1. Uyu mwandiko “Isi, umubumbe utuwe n’ibinyabuzima” murasanga umwanditsi yarawanditse agamije iki? 

            2. Mugereranyije uyu mwandiko n’indi myandiko mwize murasanga mu miterere yawo utandukanira he na yo? (ikivugwa n’uburyo kivugwamo).

            1. Inshoza y’umwandiko nsesengurabumenyi 

            Umwandiko nsesengurabumenyi ni urubuga rwo gutuma abantu barushaho gusangira amakuru agamije guhanga cyangwa kwimakaza ubumenyi. Ni umwandiko ugambiriye kwigisha no gutanga ubumenyi, wibanda ku mibare, ugaharanira gutanga ibisobanuro nyurabwenge uhereye ku bipimo n’ibigereranyo by’imibare. Inyandiko wakubira muri iri tsinda ni imyandiko irebana n’ubushakashatsi buba bugamijwe gutangazwa. 

            Urugero 

            Gufata ikirahure kimwe cya divayi ku munsi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara kanseri. 

            2. Intego y’umwandiko nsesengurabumenyi 

            • Kumenyesha amakuru y’ibyagezweho mu bushakashatsi, igitekerezo gishya, ubumenyi bushya, uburyo bushya bwo gukora ibintu, igisubizo kinyuranye n’icyari gisanzweho… 

            • Gutanga isesengura ry’ibyerekeranye n’imibanire y’abantu hakoreshejwe inyurabwenge.  

            3. Uturango tw’imyandiko nsesengurabumenyi

             • Insanganyamatsiko ivugwaho isobanutse. 

            • Guhera ku biriho abantu basanzwe bazi, bamenyereye, ukagaraza ibishya kugira ngo umwanzuro bigaragare ko ufite ireme kandi wumvikane neza. 

            • Imyandikire inoze, ibitekerezo bikurikiranye neza. 

            Gukoresha imibare, ibimenyetso, inganyagaciro. 

            • Umwandiko udafite uruhande ubogamiyeho. 

            • Imvugo itandukanye n’iy’ubuvanganzo hirindwa gukoresha imizimizo. 

            • Kwirinda gukoresha amagambo abiri uvuga ikintu kimwe. 

            • Gutumbera gusa icyo ushaka kugeraho nta guca kure kugira ngo ugere ku cyo ushaka kugeraho.

            • Kuvuga ku buryo bunonosoye kugira ngo wumvikanishe neza icyo ushaka gutangariza abasomyi ariko utarondogoye.

            • Kugaragaza inyandiko nsesengurabumenyi zindi wifashishije. 

            • Gukoresha amagambo yumvikana, interuro ngufi,… 

            • Ni ukwandika usa n’utanga isomo kuko intego ari ugutanga ubumenyi bushya. 

            • Gukoresha indagihe ku bizwi cyangwa ibyo wemeza, impitagihe ugaragaza amakuru yari asanzweho cyangwa imyanzuro yari yarafashwe. 

            • Gukoresha ngenga ya gatatu.


            Isuzuma

            Ingagi  n’ubukerarugendo 

            Mu bukungu bw’igihugu, bakunda kuvugamo cyanecyane amabuye y’agaciro acukurwa n’amariba ya peterori. Nyamara kuri ubu, ubundi bukungu kimeza bumaze gutezwa imbere mu bihugu byinshi bushingiye ku bukerarugendo. Ngayo amashyamba abikiriye inyamaswa zashize mu zindi ntara z’isi, ngibyo ibiyaga n’inkombe ziriho agasenyi gashyushye, ngibyo ibirunga nyamuraza bicumbeka iyo ijoro ryiroshye cyangwa bikavumbura amahindure. Ubwo bukungu bushingiye ku bukerarugendo ni bwo tutabuze mu Rwanda. Ishyamba ry’Akagera n’inyamaswa z’akangari zirituye, ibiyaga byuzuye amafi n’imvubu, biteye amabengeza. Ishyamba ryo mu birunga ribamo inguge zitwa “ingagi” zashize mu zindi mpande z’isi. 

            Ingagi ni yo nguge isa n’umuntu kurusha izindi. Ingagi zirimo amoko abiri y’ingenzi: izo ku nkombe y’imigezi ziboneka muri Kameruni  no muri Santarafurika n’izo mu misozi miremire zisigaye mu cyanya k’ibirunga honyine. 

            Ingagi ishobora kugira uburebure bwa metero ebyiri igapima ibiro 250.  Ifite amatwi asa cyane n’ay’umuntu; amaso twayo ni mato, aregeranye kandi turahenengeye, naho izuru ryayo rirabwataraye cyane. Nta murizo igira nk’izindi nyamaswa. Kimwe n’umuntu, ingagi zigira amenyo 32, ariko amabwene yayo agatema cyane n’ibintu bikomeye. Igira ubwoya bw’ikijuju, uretse mu maso no mu gituza. Ishobora kugendesha amaguru abiri n’ubwo kenshi igendera kuri ane. Ingagi zikunda kubana ari nka 15 cyangwa 20, zikayoboka ingabo irusha izindi amaboko. Zirirwa zimuka zishaka ibyo zirya, bwakwira zigasasa zikaryama, ingabo hasi, ingore n’inzana mu biti. Iyo zitewe, zigerageza gukura umutima ikiziteye, zigahonda ku gituza nk’uvuza ingoma zinasakuza cyane. Muri icyo gihe na zo zishobora kurwana. 

            Ingore ihaka amezi ikenda, ikonsa arindwi cyangwa umunani. Agahinja karahagatirwa, kamara gufatika kagahekwa. Kubyara impanga ntibikunda kubaho mu ngagi. Muri iyi myaka, hari ba rushimusi bifuza gutega ingagi ngo bazijyane kuzikoreraho ubushakashatsi. Abo  ni abajura ntibateza u Rwanda imbere. 

            Hakaba n’abandi nka Nyakwigendera Diane FOSSEY biyemeje kudufasha kuzirwanaho. Nitubatere ingabo mu bitugu, tugirira ko izo ngagi ari izacu zikaba zinasa natwe kandi zikaba zinakamwa amadevize atuma igihugu cyacu gitera imbere. Tuzireke zisanzure mu Rwanda rwacu tunazisure tumenye uko zibaho. 



            Ikibonezamvugo 

            Sesengura amazina  akomoka ku yandi akurikira ugaragaze n’amategeko y’igenamajwi 

            • Ubukerarugendo 

            • Agasenyi 

            • Utwiso 

            • Nyamuraza 

            • Abanyakigali bagabanye ibisaruhande by’inka 

            • Uriya mwana yigize rwankubebe 

            • Sobukwe yagiye mu Rwimpiri 

            • Marume atuye i Cyabingo 

            • Saruhara ameze nk’uwanyoye  akayogazi 

            Andika amazina akomoka ku mazina akurikira: 

            • Ubukungu, 

            • igihugu, 

            • amabuye, 

            • ishyamba, 

            • ijoro.

            Ubuvanganzo 

            • Uyu mwandiko ni bwoki ki? Sobanura igisubizo cyawe. 

            • Himba umwandiko ku rupapuro rumwe n’igice ugaragaza ubwiza bw’agasozi utuyeho cyangwa wasuye. 

            • Andika icyo utekereza utanga n’ingero zifatika ku mugani uvuga ngo “Uwambaye ikirezi ntamenya ko kera”. (Nibura ku rupapuro rumwe n’igice)








            • Gusesengura indirimbo

              Uhereye kuri iyi ndirimbo, erekana imiterere y’indirimbo. 

              Garagaza akamaro k’indirimbo mu gutambutsa ubutumwa. 

              1. Inshoza y’indirimbo 

              Indirimbo ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo irangwa n’injyana ndetse n’impuzarugwiro. Mu kuririmba indirimbo amajwi ashobora guherekezwa n’amashyi, umudiho, umucezo, ingoma ndetse n’ibyuma binyuranye byirangira. Injyana y’amajwi y’indirimbo iryohera amatwi, ikabyutsa imbamutima maze umubiri wose ukanezerwa kugera aho kunyeganyega ndetse n’ababishoboye bakabyina. 

              2. Uturango tw’indirimbo

              − Yandikwa  ku buryo bw’amabango nk’umuvugo. 

              − Ikoresha amagambo yabugenewe kandi y’indobanure. 

              − Hakenerwa ijwi ryiza

               − Ikoresha impuzarugwiro. 

              − Hakoreshwa injyana  

               − Ikoresha intero n’inyikirizo 

              − Ikoresha ururirimbo. 

              3. Ikeshamvugo mu ndirimbo 

              Indirimbo kimwe n’ubundi busizi bukoresha ikeshamvugo ryihariye. Iri keshamvugo riba rishingiye ku kivugwa cyangwa ku buryo bwo kukivuga. Mu ndirimbo hakunze gukoreshwa ikeshamvugo rikurikira: 

              3.1 Injyana 

              Injyana ni nk’umutima w’indirimbo. Nta ndirimbo itagira injyana, iramutse nta njyana ifite byagorana kugira ngo iherekezwe n’amashyi cyangwa umudiho.

              3.2 Isubirajwi 

              Isubirajwi ni isubiramo rya hafi ry’imvugwarimwe ifite indi iyibanziriza zisa cyangwa zijya gusa cyangwa ijwi na ryo rifite irindi riribanziriza bisa cyangwa bijya gusa, ku buryo bibyara ikintu cy’urujyano mu kuryohera amatwi cyangwa bikagira icyo byibutsa ku muntu ubyumva.

               Muri buri gice k’indirimbo “ Umurunga w’iminsi” harimo isubirajwi. 

              Urugero

               Burya gusaza ni ugusahurwa

               Cyo rero kibondo cyange Ngo uyishake uyitege iminsi 

              3.3 Isubirajambo cyangwa itsinda ry’amagambo 

              Abenshi bakunda kwitiranya isubirajwi n’isubirajambo. Nyamara isubirajambo ni igihe isubirajwi rigaruka mu ijambo bihuriye ku gicumbi kimwe n’iryaribanjirije cyangwa se ijambo rikagaruka uko ryakabaye. Umuririmbyi agenda asubiramo inyikirizo cyangwa se amagambo amwe n’amwe. 

              Urugero 

              Aho wenda! Aho wenda 

              Aho wenda kibondo cyange 

              Uramenye! Uramenye 

              Utazazira iyo mikaka Ihirwa abagifite ubukaka. 

              3.4 Imizimizo 

              Ni uburyo umuririmbyi akoresha mu kuboneza imvugo ye atitaye ku myubakire y’interuro. Mu mizimizo ikunze gukoreshwa twavuga igereranya, ihwanisha, iyitirira, ishushanya

              Urugero

               Ihwanisha:  Umurimo = intwaro.  

                                   Ibibazo = imikaka.


                    

                        

                     

                           

                             

                           

                       





              Gusesengura umuvugo

              − Uyu mwanadiko ni bwoko ki? Kubera iki? 

              − Uhereye kuri uyu muvugo, erekana imiterere y’umuvugo n’ikeshamvugo rikoreshwa mu muvugo 

              1. Uturango tw’umuvugo (igisigo) 

              1.1 Ikeshamvugo mu muvugo 

              Kugira ngo  umuvugo uryohere amatwi (kuko umuvugo wagenewe kuvugwa) kandi n’ikivugwa kirusheho gutera amatsiko, hari ibintu umuhanzi agomba kwitaho harimo cyane cyane injyana, isubirajwi n’isubirajambo. 

              1.2 Injyana mu muvugo 

              Mu bitanga injyana mu muvugo harimo: imikarago, inkubito, ihuzamitwe, 

              1.3 Umukarago Umukarago

               ni wo wakunze kuranga igihangano cyo mu busizi ukaba ugaragarira mu ikoreshwa ry’interuro ngufi, ariko ukanashingira cyane ku bipimo nk’ibikoreshwa mu muziki. Imikarago ihuzwa no gusangira injyana (umubare w’utubeshuro ungana ndetse n’inkubito yayo inihura cyangwa inimbitse). Kwiga injyana y’igihangano nyabusizi ni ukubara utubeshuro  twa buri mukarago. Mu busizi nyarwanda hakunze kuboneka injyana z’utubeshuro 12, 10, 9, 8, 6. 

              2. Ubusizi bw’ubu 

              Muri iki gihe abantu bagenda batita cyane ku mahame yarangaga ubusizi bwo mu gihe cya kera birimo injyana ipimye indinganire, intondeke zifite umubare ungana w’imikarago, n’ibindi. Kubera izo mpamvu, hagenda haboneka imivugo igaragaramo ubwigenge ku bijyanye n’ayo mahame  yatumaga ubusizi budapfa kwigerezwa n’ubonetse wese. 

              2.1 Inkubito 

              Itangwa n’uburyo umugemo uvugwamo, utebukwaho cyangwa utindwaho. Hari rero imigemo itinda n’imigemo itebuka. Umugemo utinda utanga inkubito inimbitse, naho umugemo utebuka ugatanga inkubito inihura. 

              2.2 Ihuzamitwe ry’imikarago n’intondeke

               Ihuzamitwe ni isubiramo ku mpera z’imikarago ibiri cyangwa myinshi ry’ijwi rimwe rihuye cyangwa amajwi menshi asa. Amahuzamitwe y’imikarago agira amazina atandukanye bitewe n’imiterere yayo ndetse n’inkubito yayo. 

              Duhereye ku miterere y’imitwe y’imikarago tubona: 

              − Ihuzamitwe ryoroheje: rishingiye ku ijwi rimwe rigaruka 

              − Ihuzamitwe rigereranije: rifite amajwi abiri ahuye(ingombajwi+inyajwi cyangwa inyajwi + ingombajwi) 

              − Ihuzamitwe ritubutse: irishingiye ku majwi atatu cyangwa arenga asa.

              Dukurikije inkubito yo mu mpera z’imikarago tubona: 

              1. Ihuzamitwe rinihura: igihe umugemo ubanziriza uwa nyuma uba utebukwaho (udatinda). 

              Ingero 

              • Umwanzi akubonye yahise aganya. 

              • Intege ziba inteja abura aho agana

              (Rugamba Cyprien). 

              2. Ihuzamitwe rinimbitse: igihe umugemo ubanziriza uwa nyuma utinda. 

              Ingero

              • Singizwa keeza 

              • Cyangana n’icyaaha 

              • Turakwambaza cyaane 

              • Singizwa mpiinga 

              • Yizihiwe n’impuundu 

              • Wanga abanyampuuha. 

              (Rugamba Cyprien). 

              Inyurana ry’injyana n’ikibonezamvugo. 

              Ubusanzwe, ukwitsa ijwi mu njyana, guhura n’iyitsa ryo mu kibonezamvugo (impera y’interuro cyangwa y’inyangingo). Nyamara hari igihe habayeho kunyurana kw’ibyo byombi nka: 

              − Iyo interuro y’umukarago umwe ikomereza ku mukarago ukurikiyeho. 

              − Iyo hari ijambo rimwe ryarenze ku mukarago ubanza. 

              − Iyo umukarago utangiriye ku mpera y’uwawubanjirije. 

              − Ibyo byose hari ingaruka bigira ku muvugo no ku kivugwa. 

              3. Gusesengura umuvugo 

              Inzego zo gusesengura umuvugo 

              Hari inzego enye zo gusesengura igihangano nyabugeni ari zo: 

              − Urwego rw’ibisobanuro bibumbatiwe n’amagambo yakoreshejwe: Ijambo rishobora gukoreshwa rifite igisobanuro cyaryo gisanzwe, cyangwa rigakoreshwa mu mvugo ishushanya (inyito shusho), ....

              − Urwego rw’ikibonezamvugo: Imyubakire y’interuro. 

              − Urwego rw’injyana: Indeshyo y’imikarago, igipimo,... 

              − Urwego rw’amajwi: Uburyohe butangwa n’amajwi. 

              Kimwe no ku nkuru, hari ibibazo umuntu agomba kwibaza kugira ngo bimufashe gusesengura umuvugo. Uretse rero ibibazo twabonye ku nkuru, umuvugo ugira ibibazo by’umwihariko kubera ibi bikurikira: 

              Igihangano nyabugeni gikoresha amagambo atoranije neza n’imvugo iziguye. 

              Haba higanjemo imvugo shusho n’ikeshamvugo. 

              Umuvugo ugira amahame yihariye awugenga ashingira ku isubirajwi, injyana, imikarago, n’imiterere.

              Dore rero ibibazo wakwibaza mu gusesengura igihangano nyabugeni 

              Ibibazo rusange (ku myandiko yose.)

              Ni iki mbona imbere yange? 

              Kuri iyi ngingo,  usesengura yibaza kuri ibi bintu bikurikira: 

              • Ubwoko bw’umwandiko, umutwe wawo, uw’igitabo wakuwemo, izina ry’umwanditsi, igihe igitabo cyasohokeye, ... Ibi ni ingenzi mu kumenya ibihe n’ahantu umuvugo wahangiwe, bityo bigakingurira usesengura amarembo yo kuwumva. 

              • Imiterere y’umwandiko ku rupapuro. Bituma umenya ubwoko bwawo. 

              • Ibyo ubona ukiwukubita amaso: Bishobora gutuma ubona ibiwuranga. 

              Ni nde uvuga? 

              Hari amagambo bwite y’umubazi w’inkuru ari mu muvugo? 

              Ni nde uvugwa/ni iki kivugwa?

              Abanyarubuga bavugwa ni ba nde?

              Ibivugwa byabaye ryari? 

              Icyo gihe kigaragazwa n’ibihe inshinga zitondaguwemo.

              Ni hehe byabereye? 

              Ni ahantu hariho hashobora kubonwa n’amaso? Ni ahantu umuhanzi yihimbiye hatabayeho?

              Ni gute umuhanzi yifashisha amagambo mu gutaka icyo avugaho? 

              Ni ayahe magambo akoreshwa, imvugo shusho zirimo, ibisobanuro bitandukanye ijambo rishobora kugira,... 

              Ni iyihe mvugo yahisemo: Igaragaza ishavu cyangwa agahinda, ibyishimo, ininura, iyo guhangana,... 

              Ni uruhe rwego rw’imvugo: Iboneye, iya giseseka, nyandagazi,... 

              Ni irihe keshamvugo: Igereranya, imigoronzoro,...

              Ibibazo byihariye ku muvugo. 

              Umwandiko nyabugeni wumvikana ku buryo bwawo wihariye. Bityo rero mu kuwusesengura hari ibibazo byihariye ugomba kuwibazaho: 

              − Ni iki kiwuha kuryohera amatwi/amaso rimwe na rimwe? Aha tureba isubirajwi, isubirajambo, ... tukongera kureba uburyo wanditsemo.

               − Ni iyihe njyana yakoreshejwe; igipimo? Ni izihe ngaruka guharanira kuboneza  injyana byagize ku kibonezamvugo? Imikarago irareshya? Ijya kureshya? Cyangwa ni ubusizi bwanditse mu nteruro ndende?

               − Inkubito inihura n’inimbitse zibangikanye gute? 

              Insanganyamatsiko

              Mu muvugo kimwe no mu yindi myandiko havugwamo ibitekerezo cyangwa insanganyamatsiko zinyuranye. Hagati y’intangiriro n’impera y’umuvugo hari ibitekerezo bitandukanye, bigenda byuzuzanya cyangwa bitondetse mu buryo ubu n’ubu. 

              Urugero

              Nko mu gisingizo kirata ubwiza bw’umukobwa, umuhanzi ashobora kuva ku musatsi akagera ku mano, cyangwa agahera hasi agana hejuru.

              Umuvugo wagenda usubira mu gitekerezo kimwe gusa ntabwo washimisha. Uburyohe bw’umuvugo rero bushingira no ku guhindagurika kw’ijwi, inzego zitandukanye z’imvugo, ... ibyo na byo bigomba kugaragazwa mu isesengura.

              Inshamake

              Mfashe ko: Ubusizi bwitaza imvugo isanzwe kuko bwita ku kuryoshya amagambo mbere na mbere. 

              Ku musizi, imvugo si inzira yo gutanga ubutumwa gusa, ahubwo ni n’imvano yo gushimisha, kunezeza; ikaba kandi yaremwamo ibyiza bibereye ijisho n’amatwi. 

              Ubusizi bwasobanurwa nk’ubugeni bw’ururimi bushingiye ku kubyaza umusaruro imiterere y’ubutumwa  ubwabwo. Mu mwandiko nyabugeni, iby’amatwi yumva (uburyohe bw’amajwi) n’ibyo amaso abona (imiterere ku rupapuro n’imyandikire), bigira umumaro biba bidafite mu myandiko  isanzwe. 

              Nshobora: Gusesengura umuvugo ngaragaza uturango twawo.



              Mu myaka ya za 1980, i Mwiyanike muri Karago, mu gasanteri kitwa Kadahenda hari umusore  w’umunyabukorikori wakoraga ibikoresho by’umuziki wa kizungu bita gitari. Urebye ukuntu izo gitari zabaga zimeze ugereranyije n’izikorerwa mu bigo byabugenewe, wasangaga nta tandukanyirizo rinini ririmo, ari mu manota cyangwa ku isura iyagirana. 

              Uwo musore witwaga Rwaramba yakoraga umwuga wo kudoda ariko no ku ruhande akaba azi kubaza. Imyuga yayize imyaka ibiri i Goma muri Zayire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo y’ubu) nyuma y’amashuri abanza yigiye iwabo muri Karago. Aho muri Zayire yahigiyeyo no gucuranga gitari mu matorero y’idini rye ry’abapantekote.Yaje gutunga gitari yakozwe mu bigo kabuhariwe ayihawe n’umuzungu noneho aza kugira ibyago ihanuka ari mu modoka iramenagurika. Kubera ko iyo gitari ye yamubabaje cyane, yashatse kongera guhomahoma iramunanira noneho yiyemeza gukora indi izayisimbura ariko ntibyamushobokera ku buryo bworoshye.

              Muri 1983 yiga iforomo ya gitari yari asanzwe afite n’izindi yabonaga. Ibikoresho yakoreshaga ahanini byari imbaho  za tiriperegisi, ubukozo bwa kizungu n’akabaho kabaje neza kamanukaho imirya itanga amajwi. 

              Uburyo bwo gufatisha ako kabaho kamanukaho imirya ku gasanduku karangurura amajwi gakoze muri tiriperegisi ni bwo bwamugoraga kuko kugira ngo bifate yifashishaga ikibuye agerekaho bikamara iminota myinshi akakivanaho byabaye  urutare. Nyuma yaho habaga hasigaye  umurimo wo gushyiraho imirya myinshi itanga amanota n’utwuma dusobanura iyo mirya iyo bashaka ijwi iri n’iri. Gitari ya Rwaramba aho ifitiye isano n’izikorwa na ba kabuhariwe ni uko imigozi yayo yari isanzwe atari imikwege nk’iyo bamwe bigana gitari bajya bakoresha. Iyo mirya Rwaramba we yajyaga kuyigura i Kigali mu nzu Itorero Impala ryacururizagamo. Na twa twuma dukiranura imirya hasi yaguraga utwa kizungu bitewe n’uko ukoresheje gitari abishaka, cyangwa se agakoresha utwo yicuriye. 

              Kugira ngo iyo mirya itange amanota nk’ayo gitari zisanzwe zitanga, ntihagombaga gusa kumenya gushishoza ngo umuntu amenye kwigana uko gitari ishushanyije ase n’uyifotora uretse ko na byo ari ngombwa. Rwaramba abigerageza bwa mbere muri ubwo buryo byaramupfanye. Agitangira yagerageje kuri gitari esheshatu zose ziba mbi kuko zatanganga ibijwi bibi. Ibyo byaterwaga n’uko yapimiraga gitari agiye gukora ku yindi akibanda ku burebure. Hanyuma ni ho yaje gusanga amanota adatangwa na rwa rubaho rumanukaho imirya, ahubwo ko atangwa ahanini na ka gasanduku ko hasi imirya inihiriramo. Ijwi rero ritangwa n’umugozi ariko na wo ugakurikiza uko ka gasanduku kangana.

              Iyo Rwaramba yashakaga ayo manota ngo agende uko ashaka yashyiragaho umugozi umwe akawufunga amaze kumva ko ageze ku inota yashakaga. Birumvikana ko kugira ngo amenye ko bitanze ayo manota asanzwe ari uko na we yabaga asanzwe ayazi  atari ukumva ikintu ngo ni inota kandi ari urusaku! 

              Gitari zari zifite amanota nyayo yakoze amaze kuvumbura ubwo buryo ni indwi n’izindi eshatu yendaga kurangiza mu mpera z’umwaka wa 1986. Ebyiri yazikoreye abapantekote bo muri Mutura, enye azikorera abantu bo muri Rubaya naho indi akaba ari iyo yakoreshaga ubwe. Yagurishaga izo gitari ku biciro birutana hakurikijwe ubwoko bwa twa twuma dusobanura imirya. Iyo yabaga ikoresheje utwuma yaguze mu maduka, gitari yayigurishaga amafaranga ibihumbi bitanu naho iyo yabaga yatwicuriye yayigurishaga amafaranga ibihumbi bitatu. 

              Mu myuga Rwaramba yari azi ngo yumvaga umukurura cyane ari uwo gukora gitari ariko akazitirwa n’uko mu karere yari  atuyemo urubyiruko rutabyumvaga neza bikongeraho n’uko hari kure y’umugi ntihagire umenya ibyo akora. Umwuga w’ubudozi washoboraga kumutunga ariko agatekereza ko iyo abona abo bakorana bakarema ishyirahamwe byari kumugirira akamaro kurushaho, ariko na none ikibazo kikaba kubona abaguzi kuko yabonaga nka komande eshatu ku mwaka. Ku kibazo cyo kubura abo bafatanya ngo yigishije umuntu umwe gusa kuko ari we wamenye gucuranga abimwigishije.

              Uwo musore ngo yashatse no kwisunga itorero rya muzika rikomeye ngo rimutere inkunga abona akazi k’umushahara ntibyamuhira. Ngo yaba yarakomanze ku muryango w’itorero Impala arisaba ko yajya ayikorera gitari ikicururiza ikamuhemba hanyuma bamusubiza ko bafite umuntu uziteranya kuko batumiza ibikoresho i Burayi. 

              Abantu nka ba Rwaramba  baba bakwiriye guterwa inkunga kuko iyo Rwaramba  aza guterwa inkunga yari kurushaho gukoresha impano ye muri ubwo bukorikori akabuharira igihe kinini kuko ubundi yabikoraga nimugoroba akitse indi mirimo yo kudoda. Ibi byari gutuma abakunda kwicurangira bamaze kubona koko ko nta nenge izo gitari zifite, batari gukomeza kugura izibahenda mu mahanga kandi bafite izisa na zo hafi yabo kandi zihendutse.




              Ikomorazina mvanshinga

              1. Inshoza  y’ikomorazina mvanshinga 

              Ikomorazina mvanshinga ni ihimba ry’amazina mashya ufatiye ku mizi y’inshinga zisanzwe mu rurimi uru n’uru. Mu Kinyarwanda rikoresha imisozo itanu ari yo: -a, -e,-i, -o, -u na –yi. 

              Umusozo: ni akaremajambo gasoza inshinga cyangwa izina rikomoka ku nshinga. 

              Inzira z’ikomorazina mvanshingo 

              Ikomorazina mvanshinga rishingiye ku musozo –a 

              Rirakoreshwa cyane mu Kinyarwanda kandi rijyana n’ingereka zinyuranye. 


              Ikomorazina mvanshinga rishingiye ku musozo –e 

              Ribyara amazina y’ingeri nyinshi kandi rishobora no gufata ingereka.


              Ikomorazina mvanshinga rishingiye ku musozo –O. 

              Uyu musozo na wo urakoreshwa cyane mu Kinyarwanda mu ikomorazina mvanshinga. Ushobora no kujyana n’ingereka zitandukanye. 


              Ikomorazina mvanshinga rishingiye ku musozo -I 

              Ukoreshwa inyuma y’imizi igizwe n’ingombajwi n’inyajwi kuko umusozo –yi udakorana na bene iyo mizi. 


              Ikitonderwa

              Kimwe n’uko amazina y’amatirano bene ururimi bageraho bakibagirwa inkomoko yayo, n’amazina aremwa hakoreshejwe ikomora, ntibahita babona ko akomoka ku yandi magambo. Ni ukuvuga rero ko bene ayo mazina ashobora gusesengurwa ku buryo bubiri: uburyo busanzwe bugaragaza gusa indomo, indanganteko n’igicumbi cyangwa uburyo bw’isesengurankomoko bitewe n’ibyasabwe.



              Ikomorazina mvanshinga rishingiye ku musozo -U 


              Ikomorazina mvanshinga rishingiye ku musozo –-yi 

              Rirakoreshwa cyane mu Kinyarwanda. 


              Isuzuma

              Urugendo rw’abanyabukorikori  b’Abanyarwanda muri Kenya 

              Abanyabukorikori bo mu ishyirahamwe KORA rikorera i Kigali barimo abakora imbabura, intebe z’amagare, ababaza, abakanishi b’imodoka n’abadozi b’inkweto bagiye gusura bagenzi babo bo muri Kenya ku wa 19 Ukuboza 1987. Urugendo rwabo barutangiye ku itariki ya 19 barara i Mwanza, umunsi ukurikiyeho barara  i Kisi ho muri Tanzaniya, basesekara i Nayirobi ku munsi wa gatatu.  Buri muntu yari yagenewe amafaranga 40.000 y’impamba ngo yirwaneho ku icumbi n’ifunguro. 

              Abo banyabukorokori bacu bagarutse mu Rwanda ku wa 29 Ukuboza. Hagati aho bakoze iki? Basuye Yuwakari ari yo Gakinjiro y’i Nayirobi, basura ababaji n’abadozi  b’inkweto. Banatembereye nyine n’umugi basura pariki iwegereye ndetse n’ikibuga k’indege dore ko kibarirwa mu bikaze cyane muri Afurika. Umunyabukorikori umwe wenyine, bita Karinda Karaveri ni we wari ugiye  i Nairobi bwa kabiri, abandi bose ni bwo bwa mbere bari bagiyeyo. 

              Abanyabukorikori b’Abanyarwanda basanze ububaji  muri Kenya bwarateye imbere bidatewe n’ubuhanga bwinshi babarusha, ahubwo babasumbya imari. Bakoresha imashini ababaji bo muri KORA batagira nk’ibaza muviringo n’izibaza zishyiraho utuntu tw’umurimbo. Izi mashini nta zo bari bafite kubera ubushobozi buke. 

              Intumwa za KORA zigeze i Yuwakari, zasanze ubucuruzi bwo muri Kenya budakanganye cyane. Gusa babarusha ibikoresho kuko babibona hafi, bitabagoye kandi bitabahenda. Nta mugayo kandi igihugu cyabo gituriye inyanja. Ibyo bituma ibyo bakora bidakosha, bagakora byinshi bakabona n’icyashara. 

              Intumwa za KORA zabonye ubwoko bw’amabati atarabaga mu Rwanda bakoramo indobo n’amasafuriya kuko bo bakoreshaga ibyuma by’amamodoka ashaje. Ubundi na none mu bucuzi bwaho hari ibintu byinshi bakoraga, bikorerwa mu Rwanda gusa ugasanga bidafite isura imwe kubera imideri itandukanye n’iyo mu Rwanda. Icyakora hari aho abanyabukorikori bo mu Gakinjiro basanze bahiga ab’i Yuwakari. Ngo bagenzi babo bo muri Kenya ntibabarushaga gucura amacumu, amasuka, ishoka, umuhoro n’ibitiyo. Kubicura bisaba ingufu kuko baba bahondagura ibyuma binini. Muri Kenya ho gucura akenshi usanga ari ukugenda ukunja ibyuma byoroshye, tuvuge nk’ibivamo imbabura cyangwa ibyo batoboresha ibiti. 

              Naho ibyerekeye ubudozi  bw’inkweto, abanyabukorikori baho ntibasanaga inkweto gusa ahubwo baranazikoraga ukagira ngo zivuye mu ruganda. Bakoreshaga impu bakazibohamo inkweto nziza zicuruzwa hirya no hino kandi ku giciro kiza. Abanyabukorikori bo mu Rwanda basanze ab’i Nayirobi bifitiye uruganda rukora inkweto nshyashya ariko na none ntibibabuze no kugira hirya no hino mu mugi aho basanira izishaje. Abanyabukorikori b’Abanyarwanda na bo babishobora.  Bakemuye ikibazo cyo gukana impu bitabagoye, basigarana icyo kubona imipira yo hasi mu kirenge ndetse n’irangi ryo gusiga impu. Bagenzi babo b’i Nayirobi irangi bararyikorera. 

              Abanyabukorikori baho barakora ibintu bakarunda, bakabirangura n’abacuruzi gutyo ibikorwa byabo ukabisanga mu mangazini hirya no hino nk’ibindi bicuruzwa. Kuba babirunda si ukubura abakiriya, ahubwo babona ibikoresho by’ifatizo bitabagoye, noneho abanyabukorikori bagakora buri munsi nta guhagarikwa no kubura ibyangombwa. Abanyabukorikori bo mu Rwanda nta kibazo cy’abaguzi bari bafite ahubwo nta  bikoresho bari bafite. Bashakaga gukora indobo, bafite na komande ariko ibyuma byo kuzicuramo bikaba ingume. Igihe cyose nta bikoresho by’ifatizo bihagije, abanyabukorikori ntibashobora gucuruza ibintu bihagije. Nk’ i Yuwakari washoboraga gukora komande y’imbabura ijana, magana atanu ndetse n’igihumbi  ukazibona mu gihe mu Rwanda bidashoboka. Nk’urugero, ugira Imana akabona icyuma, akakivanamo nk’imbabura 2, uwo munsi zikagurwa, agatahana ayo kandi yari gucyura menshi iyo ibikoresho bitabura. Kubera gucuruza akantu kamwekamwe nk’abadandaza, kubona amazu apanzemo ibintu by’ubukorikori gusa byaragoranaga cyane.

              Mu ruzinduko rwabo, abanyabukorikori bacu bababajwe n’uko kubera umunsi mukuru wa Noheli n’impera z’icyumweru hari aho bageraga bakabona ibikoresho ariko ababikora ari bake. Ibyo byatumye akenshi  babona ibintu by’ubukorikori ariko ntibabone uko bikorwa. Ibi byatumye batabona umwanya wo gukopera nk’uko babyifuzaga, ngo bicare, ngo bakorane na bo kugira ngo babatware amayeri yabo. Icyakora nubwo bataka gutyo, aho mu gakinjiro bafite nk’umuvuba ucuze mu mabati ukoreshwa banyongesha akaguru kandi ugira umwuka mwinshi ku buryo wahaza uruganda runini. Hari n’imbabura ebyizi z’ubwoko bunyuranye, ziramba kandi zisaba amakara make cyane, abanyabukorikori b’Abanyarwanda bashoboye gukora babikomoye ku byo bakopeye muri Kenya ku buryo nubwo bitabagendekeye uko babyifuzaga, basanga urugendo shuri rwarabagiriye akamaro. 



              Ikibonezamvugo

              Mushake amazina yakomotse ku nshinga zikurikira, muyashakire uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi yakoreshejwemo: 

              Guhinga, kubyina, guhamiriza, gushakashaka, kwitanga, gushishoza, gutunga, gucumbika,  kurera

              Ubuvanganzo 

              1. Gereranya isano iri hagati y’indirimbo n’umuvugo ushingiye ku turango no ku ikeshamvugo bikunze gukoresha. 

              2. Himba umuvugo utarengeje imikarago mirongo itanu ku kamaro k’imyuga mu iterambere ry’Igihugu.









              • Gutura neza hakurikijwe ibyangombwa by’imiterere n’iterambere ry’imigi, ni kimwe mu bizakemura ibibazo biterwa no gutura mu kajagari, bityo no gukwirakwiza ibikorwa remezo byorohe. Ibi bikubiye mu byizweho mu nama igamije kwiga ku miturire n’iterambere ry’imigi mu Ntara y’Amajyepfo yahuje abakozi ba Ministeri y’Ibikorwa remezo n’abayobozi b’Uturere tugize iyi Ntara.

                Mu nama y’iminsi ibiri yateranye kuva ku wa  13 kugera ku wa 14 Gicurasi 2014 yahuzaga abakozi ba Ministeri y’Ibikorwa remezo n’abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyepfo, hagaragajwe ko ibibazo bitandukane bijyanye n’imiturire y’imigi mu Rwanda nko kuba hari abubaka amazu mu buryo butanogeye imiturire, kubaka amazu manini afite n’ubusitani bwagakwiye kubakwamo andi mazu yo guturwamo n’uduce dutandukanye tugituye mu kajagari. Bamwe mu bayobozi bungirije b’uturere tugize Intara y’Amajyepfo bavuga ko kuba hakiri iyi myubakire y’akajagari, biterwa  n’uko nta tegeko rigena ingano y’inzu igomba kubakwa ahantu runaka, ndetse no kuba nta ruhare abaturage bagira mu igenamigambi ry’igishushanyo mbonera. 

                Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere yavuga ko ibyangombwa bya burundu by’ubutaka biha nyiri ubutaka uburenganzira bwo kubukoreramo icyo ashaka. Ngo kuba rero nta poritike igena ingano y’inyubako umuturage aba asabwa kubaka, ibi ngo akenshi usanga bituma abantu bubaka inyubako zitajyanye n’uburyo buberanye n’imiturire iboneye. Nyamara ariko, uyu muyobozi arashima ko hatangiye gutekerezwa ku igenamigambi rigamije kuvugurura no guteza imbere gahunda y’imiturire mu Rwanda. 

                Umuyobozi Mukuru muri Ministeri y’Ibikorwa remezo ushinzwe igenamigambi ry’imiturire y’imigi  no guteza imbere imyubakire, avuga ko Leta y’u Rwanda yahisemo gushyira mu bikorwa  ikerekezo k’imiturire idatwara ubutaka bunini, hazirikanwa ko uretse kubaka hanakenewe ubutaka bwo gukoreraho indi mirimo nk’ubuhinzi. Avuga ko Minisiteri y’Ibikorwa remezo iri mu biganiro n’inzego zitandukanye mu rwego rwo kuganira ku kibazo k’imyubakire n’imiturire mu Rwanda. Akomeza avuga ko ubwiyongere bw’abaturage buri hejuru, kandi ubutaka bwo butiyongera, ngo akaba ari yo mpamvu hari kuganirwa ku buryo hanozwa imiturire itarimo akajagari no gukoresha  ubutaka. 

                Kuba umubare w’abaturage ukomeza kwiyongera nyamara ubutaka butuweho butiyongera, ibi ngo bituma  ubutaka bukoreshwa nabi aho usanga hakomeza kubakwa amazu ku buso bunini. Ibi bikomeje gutyo, ubutaka bwo gukoreraho ibindi bikorwa bitunze Abanyarwanda bwabura, ari na yo mpamvu hakomeje gushakishwa uburyo bunoze bw’imiturire. 

                Mu Kinyarwanda inshinga yose itondaguye igomba kugira igihe itondaguyemo hakurikijwe urwego rw’ibivugwa n’irebero (ko ibivugwa byarangiye cyangwa bitararangira) ryabyo. Habaho rero ibihe bikuru bitatu mu itondaguranshinga. Ibyo bihe ni igihe cyahise kivuga ibyamaze kuba kikitwa impitagihe. Hakaba ikivuga ibiriho ubu kikitwa indagihe. Hakabaho n’ikivuga ibizaba cyangwa ibizaza kikitwa inzagihe.

                Indagihe

                Indagihe ivuga ibiba muri aka kanya, ibiba ubusanzwe n’ibyabaye kera bivugwa mu nkuru bityo ikagabanywamo indagihe y’aka kanya, indagihe y’ubusanzwe, indagihe y’imbarankuru n’iy’igikomezo. 

                Indagihe y’ubu/ubungubu, mu kanya kaza 

                Iyi ndagihe yumvikanisha ikirimo gukorwa ubu aho uvugiye. Indangagihe yayo ni –ra- naho umusozo ni –a.

                Ingero 

                • Ndahinga mu rutoki.

                 • Ubu ndandika ibaruwa. 

                Indagihe y’ubusanzwe 

                Indagihe y’ubusanzwe yumvikanisha igikorwa gisanzwe gikorwa. Ntawamenya intangiriro n’iherezo ryacyo. Mu isesengura  ryayo irangwa n’umusozo –a. 

                Indangagihe yayo ni –ø

                Ingero 

                • Izuba rirasa mu gitondo.

                 • Nkunda gusoma ibitabo. 

                • Nigisha ubumenyi bw’isi. 

                Indagihe y’imbarankuru 

                Indagihe y’imbarankuru umuntu ayikoresha avuga ibyabaye kera nk’aho ari iby’ubu. Igira intego iteye nk’iy’ indagihe y’ubusanzwe bigatandukanira ku nshoza. Indangahige yayo ni –a-ra

                Ingero 

                • Umwarimu arahaguruka abwira abanyeshuri be ati: “Mwigane umwete bizabafasha”.

                 Indagihe y’igikomezo 

                Indagihe y’igikomezo  yumvisha igikorwa kirimo gukorwa ubu ngubu ntawamenya igihe cyatangiriye nta n’uwamenya igihe kiri burangirire, Indangagihe yayo ni -ra-ki-âa 

                Ingero 

                • Ndacyasoma igitabo. 

                • Aho aracyakoze wa murimo? 

                • Turacyamutegereje. 

                • Ibikorwa remezo biracyatera imbere. 

                Impitagihe 

                Impitagihe ivuga ibintu byahise kare n’ibyahise kera ikigabanyamo impitakare n’impitakera.

                Impitakare 

                Impitakare yumvisha igikorwa cyarangiye mu gihe cyahise ariko kitarengeje uyu munsi mu gitondo. Indangagihe yayo ni –a-.

                 Ingero 

                • Nateraga urubingo. 

                • Naharuraga umuhanda. 

                • Twateraga umupira.

                 Impitakera 

                Impitakera yumvisha igikorwa cyarangiye mu gihe cyahise uhereye ejo hashize ugana hirya yaho. Indangagihe yayo ni- â

                Ingero 

                • Nabyinaga mu itorero Indangamuco 

                • Natozaga ikipe y’igihugu 

                • Nasomye Bibiliya nkiri muto. 

                Inzagihe 

                Inzagihe ivuga ibiza kuba cyangwa ibizaba nyuma y’igihe cyo kuvuga. Yigabanyamo inzahato n’inzakera. Inzahato Inzahato ibiri bube nyuma yo kuvuga ariko ntibifatire undi munsi. Indangagihe yayo ni –ra-. 

                Ingero 

                • Ku gicamunsi uratera umupira. 

                • Mu kanya uramperekeza ku isoko. 

                • Araza kukubwira igikenewe.

                 Inzakera 

                Inzakera ivuga ibizaba ejo hazaza cyangwa mu bihe bizakurikiraho. Indangagihe yayo ni –zaa-. 

                Ingero 

                • Tuzaririmba indirimbo z’agakiza. 

                • Muzadusura ryari? 

                • Tuzagera ku iterambere mu bikorwaremezo.


                Mfashe ko:  Mu Kinyarwanda kimwe no mu zindi ndimi inshinga itondagurwa mu bihe bitandukanye. Buri nshinga itondaguye igomba kugira  igihe itondaguwemo hakurikijwe urwego rw’ibivugwa n’irebero ryabyo. Habaho rero ibihe bikuru bitatu mu itondaguranshinga. Ibyo ni igihe cyahise kivuga ibyamaze kuba kikitwa impitagihe, hakaba ikivuga ibiriho kikitwa indagihe, hakabaho n’ikivuga ibizaba cyangwa ibizaza kikitwa inzagihe

                Ubu nshobora: Gutandukanya inshinga zitondaguye mu bihe bikuru by’itondaguranshinga ndetse n’ibibishamikiyeho.


                Ingaruka z’ubwiyongere bw’abaturage

                U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja, kikaba gihana imbibi n’ibihugu byo muri Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba. Gifite ubuso bwa Km2 26.338.  Igihugu cy’u Rwanda gifite ubwiyongere bw’abaturage buri hejuru, ku ijanisha rya 2,9%, ibi bikaba byatuma mu mwaka wa 2020 abaturage bashobora kugera kuri miriyoni 16 niba ubu bwiyongere butagabanutse. Abaturage b’u Rwanda muri rusange baracyari bato kuko ikigereranyo ari imyaka 21 kandi 60% by’abaturage bakaba bafite munsi y’imyaka 18.

                U Rwanda rwagize umwihariko warwo mu mateka y’Afurika. Kubera jenoside yokorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, igihugu cyatakaje igice kinini cy’abaturage bagera kuri miriyoni imwe. Nyuma y’ibi, abana benshi babaye imfubyi ubu bakaba bagomba gukora kugira ngo bashobore kwibeshaho. Abanyarwanda bari mu buhungiro bamazeyo imyaka myinshi bagarutse mu gihugu, bituma ubushomeri burushaho kwiyongera. 

                Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryabaye mu wa 2002 ryerekanye ko Abaturarwanda bose ari 8.128.553, muri bo 4.249.105 akaba ari abagore ku kigereranyo cya 52,3% naho abagabo akaba ari 3.879.488 bakaba bangana na 47,7%. Igice kinini cy’Abanyarwanda batuye mu cyaro ku kigereranyo cya 83,1%, naho 16,9% gusa akaba ari bo baba mu migi. Ukigereranyo cy’abaturage baba mu migi kiracyari hasi kuko kingana na 16,9% gusa mu gihugu cyose. Hakurikijwe imyaka, byagaragaye ko 53% by’abaturage bari mu kigero cyo gukora (hagati y’imyaka 15 na 65) naho 47% akaba ari bo badafite ubushobozi bwo gukora (kuva kuri 0 kugeza ku myaka 14, no hejuru ya 65). Ibi byerekana ko 47% by’abaturage babaho kubera abandi, ibi bikaba bigaragara cyane mu cyaro (93%) mu migi ho akaba ari 63%. 

                Imiterere y’abaturage hakurikijwe imyaka yerekanye ko muri rusange abaturage bakiri batoya ku kigereranyo k’imyaka 21,2, kandi ko kimwe cya kabiri cy’abaturage bari munsi y’imyaka 17. Abatuye mu giturage byagaragaye ko ari bo bato (ikigereranyo k’imyaka 21) ugereranyije n’abo mu mugi (ikigereranyo k’imyaka 22,2), kandi ko abagabo ari bo bato (ikigereranyo k’imyaka 20,5) kurusha abagore (ikigereranyo k’imyaka 21,9). 

                Ku byerekeye ikoreshwa ry’ibibanza n’igenamigambi mu gukoresha ubutaka, u Rwanda rufite hegitari 1.385.000 z’ubutaka buhingwa, bukaba bungana na 52% by’ubutaka bwose bw’igihugu. Kuva kera, umuntu yatungaga ubutaka ahawe nk’umurage, ibi bikaba byaratumye bucibwamo uduce duto twinshi kugira ngo abaturage bose bashobore gukwirwa. Ibi byatumye umusaruro w’ubuhinzi urushaho kuganabuka. 

                Nk’uko bigaragazwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), kugira ngo ubutaka butange umusaruro mwiza bugomba kuba nibura bufite hegitari 0,90. Mu Rwanda 50% by’imirima iri munsi y’ubu buso ngenderwaho. Hari ndetse n’ikibazo by’ubutaka bukomeza kwangirika kubera isuri no guhinga imirima ubutaruhuka. Iri bura ry’ubutaka mu giturage hamwe n’urwego rw’inganda rukiri hasi mu Rwanda ni byo mpamvu y’ubushomeri no gukora akazi katagira umusaruro uhagije.

                Umusaruro w’umuturage uri munsi y’amadorari 250 mu mwaka ntutuma hari icyo ashobora kuzigama cyangwa ngo ashore imari mu bindi bikorwa, iyi akaba ari imbogamizi ikomeye ku mizamukire y’ubukungu cyanecyane mu rwego rwa mbere rw’ubukungu. 

                Ingaruka z’ubwiyongere bw’abaturage n’isano bifitanye n’umurimo bigaragarira mu nyigo yakozwe na ONAPO ku buzima n’imiturire mu mwaka wa 2000. Herekanwe ko abaturage bafite ubushobobozi bwo gukora barushaho kugenda biyongera. Ibi biterwa ahanini no kubyara cyane (ikigereranyo cy’abana 5,8 ku mugore umwe) ndetse no gutangira akazi igihe kitageze ku rubyiruko rwivana mu mashuri. 

                Ikigereranyo cy’abaturage bafite ubushobozi bwo gukora gishobora gushingirwaho, ariko nta kigereranyo k’imirimo ihari cyashingirwaho gihari. Ikibazo cy’abantu benshi bahunga icyaro baza mu mugi na cyo ni intandaro y’ubushomeri mu mugi, kugeza na n’ubu kikaba kitarashobora kubonerwa igisubizo gihamye. 

                (Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, (2007:10) Politiki y’igihugu igenga umurimo, Kigali).




                Uburyo bw’inshinga itondaguye 

                Musesengure interuro zikurikira maze mugaragaze uburyo bunyuranye inshinga zitondaguwemo kandi mutange n’inshoza y’itondaguranshinga. 

                Ingero z’interuro 

                • Ibi bigamije kwiga ku miturire n’iterambere ry’igihugu. 

                • Inama yahuzaga abahuzabikorwa ba Minisiteri y’ibikorwa remezo. 

                Hagaragajwe ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiturire y’imigi. 

                • Umuyobozi avuga ko ibyangombwa bya burundu by’ubutaka byabonetse. 

                • Hakenewe ubundi butaka buzakorerwaho indi mirimo y’ubuhinzi. 

                • Ibintu byose bizashoboka nidushyira hamwe. 

                • Burya umwijima uhunga urumuri. 

                • Uvoma yanga avoma ibirohwa. 

                • Umubare w’abaturage ukomeza kwiyongera. 

                • Hari uburyo bunoze bw’ imiturire. 

                1. Inshoza y’itondaguranshinga

                Inshinga mu nteruro ni ijambo ribumbatira ingingo yumvikanisha igikorwa cyangwa imimerere ya ruhamwa ndetse n’isano iri hagati ya ruhamwa na ruhamya. Itondaguranshinga rero ni uburyo bwo kuvuga ibyo ubona cyangwa utekereza, ubyemeza cyangwa ubihakana, wumvikanisha ko ibyo uvuga nta cyo ubishidikanyaho cyangwa ushidikanya, wumvikanisha igihe byabereye, ko byarangiye cyangwa bigikomeza n’ibindi. 

                2. Uburyo bw’ inshinga 

                Inshinga itondaguye ishobora kujya mu buryo bunyuranye. Ubwo buryo ni ikirango, integeko, ikigombero, inyifurizo n’insano, inziganyo n’imbundo. 

                Uburyo ni imiterere y’ubwumvane hagati y’uvuga n’ubwirwa kimwe n’uko yitwara mu magambo ye. Iyo miterere yumvikanisha inshoza yo kuranga, gutegeka, kwifuriza, kugomba no kuziganya. 

                2.1 Insano 

                Insano ni uburyo inshinga iba iteye idafite indanganshinga ariko utundi turemajambo twayo tukaba utw’inshinga. Nta karemajambo kihariye kerekana insano.

                Ingero

                • Uhemuka aba atagira isoni. 

                •  nk’imbwa iryana 

                2.2 Inyifurizo

                 Inyifurizo ivuga icyo umuntu yifuriza nyakubwirwa cyangwa nyakuvugwa yifuriza ibyiza cyangwa ibibi nko gutukana. Inshinga iri mu buryo bw’inyifurizo nayo igira uturemajambo, ariko akaremajambo kayiranga ni –ka-. 

                Ingero 

                • Kagire Imana n’amafaranga! 

                • Urakabyara uhinguye! 

                • Komera wo karama we! 

                • Uragahorana amata k’uruhimbi! 

                • Urakaruha uwa Kavuna! 

                2.3 Ikirango 

                Uburyo bw’ikirango ni uburyo bwumvikanisha ihame. Ni uburyo budashidikanya cyangwa bwo bwumvikanishe ikifuzo. Ubu buryo bwitaruye cyane uburyo bw’imbundo n’uburyo bw’integeko kuko bwo bugaragaza ibihe by’igikorwa kibumbatiwe n’igicumbi k’inshinga. 

                Uvuga ashobora kurangura ibikorwa mu gihe arimo kuvugiramo, kubyerekeza mu byatambutse ataravuga cyangwa akabishyira mu kizaza. Bityo inshinga iri mu buryo bw’ ikirango ikagira indangagihe  zinyuranye zijyana n’ibyo byerekezo by’igihe utasanga mu nsano cyangwa mu ntegeko. Indango yayo yemeza nta karemajambo kayiranga. Naho indango yayo ihakana irangwa n’akaremajambo nta- –ta- cyangwa –ii

                Uburyo bw’ikirango burimo amoko atatu ariyo: Ikirango gisanzwe, ikirango cyunga n’ikirango gisobanura. 

                Ikirango gisanzwe 

                Ingero

                Aramurebye arahumbya. 

                • Igikakarubamba kivura indwara nyinshi.

                • Yahageze atinze

                Twataha cyangwa turarara? 

                Tuzagusura nubishaka.

                Ikirango cyunga 

                Ni imigendekere iranga ivuga ahanini uko igikorwa cyangwa imiterere biherekeje ibindi ikabigira ivuga igihe cyangwa uburyo. Inyangingo kiremye ntishobora kuba yihagije ahubwo iteka iba igaragira. 

                Ingero

                • Mvuye kwiga naniwe 

                • Iyi mvura yaguye twayishakaga 

                • Yazaga asanga twarabikoze byose 

                Ikirango gisobanura 

                Ni imigendekere y’ikirango isobanuye izina cyangwa se irindi jambo rishobora kurisimbura cyangwa se inyangingo ngaragira. Naho impakanyi yayo ni –ta

                Ingero

                Inzoga tunyoye iraryoshye (Kirasobanura izina)

                Izô nakuguriye zizagukwira (kirasobanura ikinyazina) 

                Nkeneye ko muza hano (kirasobanura inyangingo) 

                2.4 Integeko

                 Integeko ni uburyo bakoreshamo inshinga ivuga itegeko ryaba rivuzwe kuri nyakuvuga cyangwa nyakuvugwa. Irangwa n’umusozo –a na –e.

                 Ingero 

                • Ndavuze ngo taha

                Cana iryo tara.

                 • Muzamuzane hano. 

                2.5 Inziganyo 

                Inshinga iri mu buryo bw’inziganyo ivuga uko igikorwa cyangwa imimerere bishingira ku kindi kintu ngo bishoboke.

                 Ingero 

                Nibahagera umenyeshe. 

                • Nzakwibuka nibitungana

                Nibatampemba sinzabikora.

                2.6 Ikigombero 

                Ikigombero kirangwa mu myumvire n’akarango kumvikanisha inkeko, ingwatirizo n’igenekerezo. 

                Ingero 

                • Tubonye akazi twakora. 

                • Dufite uburyo twakubaka. 

                • Dukoze cyane twakira. 

                2.7 Imbundo 

                Ni uburyo inshinga iba irimo igaragaza igikorwa kitaziwe ugikora n’igihe gikorerwa.

                 Ingero 

                Kubaha abanyu bose ni ngombwa. 

                Kwirinda biruta kwivuza.

                 Mfashe ko: Inshinga y’Ikinyarwanda igaragaza igikorwa, imico cyangwa imiterere ndetse n’isano hagati ya ruhamwa n’icyuzuzo. Iyo itondaguye igira ibihe bikuru bitatu ari byo impitagihe, indagihe n’inzagihe. Iyi nshinga kandi igira uburyo burindwi ishobora gutondagurwamo ari bwo: Insano, ikirango, integeko, inyifurizo, imbundo, ikigombero n’inziganyo kandi buri buryo bugira akaremajambo kaburanga kihariye. 

                Nshobora: Gutondagura inshinga mu buryo bunyuranye.



                Isuzuma

                Abaturage b’isi

                Muri iki gihe, abaturage b’isi barasaga miriyari zirindwi na miriyoni magana atatu na mirongo itanu mu gihe mu mwaka wa 2011 bari miriyari zirindwi zuzuye. Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21 bari miriyari esheshatu na miriyoni ijana mu gihe mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20 bari hagati ya miriyari imwe n’igice na miriyari imwe na miriyoni magana arindwi. Ikigaragara ni uko abaturage b’isi bakomeje kwiyongera cyakora ubu umuvuduko w’ubwiyongere utangiye kugabanuka kuko igipimo cy’abavuka kigenda kigabanuka cyane. 

                Mu mwaka wa 2015, ikigereranyo cy’ubwiyongere bw’abatuye isi cyanganaga n’abantu 244.000 biyongera buri munsi. Uyu mubare ni ikinyuranyo hagati y’abavuka n’abapfa : havuka abana 400.000 ku munsi, hagapfa abagera ku 156.000 ku isi, ibi bivuze ko ku mwaka abaturage b’isi biyongeraho miriyoni 89. Abaturage b’isi rero biyongera ku kigereranyo cya 1,2%. 

                Ku bijyanye n’imiturire, 54% by’abaturage b’isi baba mu migi nk’uko imibare yo mu mwaka wa 2014 ibigaragaza. Muri iki gihe ku batuye isi bose, umugabane w’Aziya utuwe na 59,8%, Uburayi bufite 10%, Afurika ituwe na 16,2%, Amerika ni 13,5% mu gihe Oseyaniya yo ituwe na 0,5%. 

                Iyo witegereje umubare w’abatuye isi, usanga Aziya irusha indi migabane guturwa, hagataho Afurika, Amerika, Uburayi hagaheruka Oseyaniya. Mu mwaka wa 1981, Aziya ni yo yazaga ku mwanya wa mbere, igakurikirwa n’Uburayi, Amerika igataho, igakurikirwa n’Afurika hagaheruka Oseyaniya. Ikigaragara rero ni uko abaturage b’Afurika biyongera cyane mu gihe mu Burayi n’Amerika ho abaturage bagenda bagabanuka kuko abavuka bagenda baba bake mu gihe abasaza bo barushaho kwiyongera bivuga ko ikigereranyo cy’abapfa kiyongera kurusha icy’abavuka. 

                Abaturage b’isi bari mu moko atandukanye, ntabwo bahuriye ku bwoko bumwe rukumbi. Ayo moko anyuranye ntabwo yakwitirirwa aho atuye cyangwa amatsinda y’indimi bavuga. Niba Aziya yiganjemo abafite uruhu rujya kuba umuhondo, ntawavuga ko ari bo bayihariye bonyine, yaba yirengagije abera n’abirabura bari mu mwigimbakirwa w’ Ubuhinde. Nubwo Uburayi ari ubw’abera no muri Amerika, mu majyaruguru y’Afurika no mu burengerazuba bw’Aziya na ho barahaboneka. Ariko kandi uretse i Burayi honyine –na ho kandi hari abirabura, ab’umuhondo batari bake bahahirayo- mu yindi migabane y’isi nta ho utasanga abirabura batuye. 

                Ntawakwihandagaza ngo yitirire buri mugabane w’isi uruhurirane rw’ubwoko ubu n’ubu bwonyine, kubera ko abantu bavuye mu migabane itandukanye bakimukira mu yindi, amoko agasabana, agashyingirana, akabyara ibisusirane. Imibereho mibi, gushaka akazi, umutekano  n’ibindi mu bihugu bimwe bituma bamwe mu babituye bimukira aho bashobora kubaho neza kurusha. Uko isi igenda irushaho kuba umudugudu umwe kubera iterambere mu ikoranabuhanga, ni ko abaturage b’isi barushaho kwegerana no gusabana bikoroshya n’imihahirane. Gusa kuba abantu benshi bihutira gutura mu mugi igihiriri bitera ibibazo by’imiturire cyanecyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bidafite amikoro ahagije.


                Ikibonezamvugo 

                1. Ni hehe imbundo ihurira n’izina?

                2. Wifashishije ingero sobanura uburyo bw’inshinga itondaguye. 

                3. Soma interuro zikurikira, ugaragaze ibihe inshinga zirimo zitondaguyemo n’uburyo bw’inshinga zirimo: Ikigereranyo cy’ubwiyongere bw’abatuye isi mu mwaka wa 2015 cyanganaga n’abantu 244.000 biyongera buri munsi. Uyu mubare ni ikinyuranyo hagati y’abavuka n’abapfa. Abantu bavuye mu migabane itandukanye bimukira mu yindi, amoko agasabana, agashyingirana, akabyara ibisusirane. Imibereho mibi, gushaka akazi, umutekano  n’ibindi mu bihugu bimwe bituma bamwe mu babituye bimukira aho bashobora kubaho neza kurusha. 

                Ihangamwandiko 

                Hanga  umwandiko mvugamiterere ugaragaza imiturire y’aho utuye. Nturenze impapuro ebyiri. 


                • Tugeze  mu gihe  guhanahana amakuru byihuta cyane kubera ikoranabuhanga. Aho hadukiye itumanaho rya interineti bwo byabaye agahebuzo rwose. Iryo koranabuhanga rigenda rizana impinduka zikomeye mu bijyanye n’umuco, mu bukungu no muri poritiki ku buryo bukomeye. Abantu babona amakuru ku buryo bwihuse, ari mu bijyanye n’umuco w’ahandi, bakamenya ibihakorerwa, bagashobora gutumiza no kohereza ibicuruzwa.  Uburyo bw’imiyoborere, imigenderanire n’imibanire hagati y’ibihugu n’abanegihugu na bwo bugenda burushaho kwiyongera. Muri make dusa n’aho twerekeza ku gihugu kimwe  mu isi yose: ibibera ikantarange turabimenya, tukabireba imbonankubone kandi natwe ibibera iwacu ntibikiri ibanga ku batuye iyo bigwa. 

                  Ni ngombwa rero ko habaho impinduka no mu myigire n’imyigishirize, kugira ngo abarezi n’abarerwa bajyane n’igihe tugezemo. Impamvu ni uko abanyeshuri bo muri iki gihe,  bahura n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kubera imbuga za interineti, bashobora kubona amakuru menshi, bakanabona ibintu byinshi bakuramo ubumenyi. 

                  Nyamara abanyeshuri bagomba kumenya gukoresha neza ikoranabuhanga ari ku ishuri ari no mu rugo, kugira ngo baribyaze umusaruro ukwiye. Bitabaye ibyo, ikoranabuhanga ryahinduka ikintu kirangaza abanyeshuri aho kubafasha. Ibibera i Burayi, muri Amerika n’ahandi, byose dushobora kubisanga kuri interineti. Ari ibifite akamaro, ibiteye isoni, ibyiza n’ibibi, byose tubisanga kuri izo mbuga, maze abazikoresha bakijonjorera. 

                  Kugira ngo ukoreshe interineti neza, ni ngombwa kuba uzi icyo ushaka, hanyuma ukamenya guhitamo amakuru agufitiye akamaro mu bintu byinshi interineti ikwereka. Ukoresha interineti ikamwungura ubwenge, ni uzi neza icyo akeneye gushakaho, hanyuma agafata n’igihe cyo gusesengura no gusoma mu mutuzo ibyo abona. Agomba kandi kuba ari umuntu utarangarira mu bindi, agakurikirana gusa ibyo agamije kugeraho. Bitabaye ibyo, interineti ihinduka ikintu kibi kiyobya urubyiruko aho kubafasha, ikababera nk’ikiyobyabwenge aho kubabera isoko y’ubumenyi n’ubwenge. 

                  Gukoresha impapuro no gusoma ibitabo biracyafite umwanya ukomeye ku muntu ushaka kwiga by’ukuri. Ni ngombwa rero gushaka ingamba zatuma abanyeshuri biga neza babifashijwemo n’ikoranabuhanga aho kugira ngo ribarangaze. 

                  Kugeza ubu kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga bimaze kugaragara ko bifite akamaro mu buryo bukurikira: abanyeshuri bagira uruhare mu myigire yabo, biga bashishikaye, bashobora kwiyigisha bo ubwabo, banashobora kwiga bari mu rugo kandi n’ababyeyi babo bakaba bashobora kubafasha ku buryo bworoshye. 

                  Ikoranabuhanga riha umunyeshuri uburyo bwo kwiga we ubwe ari wenyine. Rimuha uburyo bwo gushakashaka no kwivumburira ibisubizo ku bibazo ashobora kuba yibaza. 

                  Bityo rero ikoranabuhanga rigomba kwinjizwa mu myigire n’imyigishirize. Birumvikana ko uruhare rwa mwarimu ruzakomeza kubaho, mu gutegura no kuyobora amasomo, ariko noneho abanyeshuri bakazaba ari bo bashyiraho umwete wo gushakashaka no kumenya ku buryo bwimbitse ibyo bakwiye kwiga. Abanyeshuri bashobora guhabwa umwanya wo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gice kimwe cy’isomo. Isomo rishobora kandi gutangwa ku buryo bwa firime cyangwa bw’ikiganiro gihita ku byuma bitanga amajwi n’amashusho.

                  Nyamara ku bana bakiri bato, kwigira hamwe n’abandi biracyari ngombwa. Bifasha umwana kumenya kubana n’abandi, akamenya kumva ko hari abantu badahuje na we ariko bashobora kuzuzanya. Bityo amenya ko mugenzi we ari umuntu bashobora gukorana, mbese akumva ko ari umuntu umufitiye akamaro. Ibyiza byo kwigira hamwe ni uko umwana agirana ubusabane n’abandi akabasobanuza cyangwa na we akabasobanurira, bityo imibanire yabo igashinga imizi. Ni ngombwa na none ko umwana yiga kubana n’abandi, akiga gukorera hamwe na bo, kandi ibyo ntiyabyigira imbere y’imashini gusa. 

                  Kugira ngo ikoranabuhanga rifashe umuntu wese ukeneye kwiga ni ngombwa kumenya gukorera mu mutuzo, agafata umwanya wo kwita ku byo akora kandi akabikora yumva abyishimiye. Ikoranabuhanga rero rishobora gufasha umuntu wese ukeneye kwiga, yaba ari ku ishuri cyangwa agambiriye kwihugura. Uko byagenda kose, umwete ni wo wa ngombwa kugira ngo umuntu yige kandi kwiga bitarimo agahato birushaho kuba byiza no gushimisha.






                  Amagambo adahinduka

                   Gereranya mu nteruro zikurikira amagambo akurikira aciyeho akarongo ukurikije uko yisanisha: 

                  Uyu mwana agenda nka se/Ababana bagenda nka ba se. Nzajya kumusura ejobundi/Tuzajya kubasura ejobundi. Ikirahuri Cyahanutse kikubita hasi ngo “pooo”!/Ibirahuri byahanutse byikubita hasi ngo ”pooo”! Uyu mwana ni mwiza cyane/Aba bana ni beza cyane. Dore re! Ubu se urajya he?/Dore re! Ubu se murajya he?

                  Ikinyarwanda Igitabo cy’umunyeshuri Amashuri yisumbuye 4

                  Imigereka Musome izi nteruro zakuwe mu mwandiko n’igika gikurikira, mugerageze gutahura imiterere n’imimaro by’amagambo yanditse atsindagiye: 

                  • Tugeze  mu gihe  guhanahana amakuru byihuta cyane kubera ikoranabuhanga. 

                  Aho  hadukiye itumanaho rya interineti bwo byabaye agahebuzo rwose. Nkuba ati: ˝Usanze ndi mu byimbo byo kuza kugutirurira umuhoro wawe.”

                  Noneho, ubwo twibonaniye, taha nange ndasiba none n’ejo, ejobundi nkakugeraho n’inzoga y’ishimwe˝. Ku wa kane, Nkuba abwira umugaragu we, ati: ˝Gira bwangu, reba urutete, ushyiremo inzoga iryoshye rwose, ushishire neza, ejo tuzazindukira epfo iriya kwa Gikeri.

                  1. Inshoza y’umugereka 

                  Umugereka ni ijambo cyangwa urujyano rw’amagambo rudasesengurwa risobanura izina, ntera, inshinga cyangwa undi mugereka. Rivuga uburyo, ahantu, igihe cyangwa inshuro. Umugereka ushobora kuba buhangwa cyangwa ukaba urwunge rw’amagambo. 

                  2. Imigereka y’ingenzi ni iyi ikurikira 

                  Umugereka uvuga uburyo, umugereka uvuga igihe, umugereka uvuga ahantu, umugereka uvuga inshuro, umugereka wemeza ndetse n’umugereka uhakana. 

                  Umugereka uvuga uburyo 

                  Ingero 

                  • Vuga cyane. 

                  • Musome bucece. 

                  • Twabikoze neza. 

                  • Gira vuba. 

                  Umugereka uvuga igihe 

                  Ingero 

                  • Uze none

                  • Uzataha ryari

                  • Azaza ejo.

                  Umugereka uvuga ahantu 

                  Ingero 

                  • Shyira ejuru

                  • Erekeza epfo

                  • Murabica iruhande

                  • Ageze kure kubi

                  • Umugume hambavu. 

                  Umugereka uvuga inshuro 

                  Ingero 

                  • Dusibye gatatu 

                  • Wangiriye neza kenshi 

                  • Ni gake ngera i Kigali. 

                  Hari imigereka  igaragara nk’aho yagoragozwa.

                  Ingero 

                  • Mbere→hambere. 

                  • Nyuma→hanyuma, inyuma. 

                  Ruguru→haruguru. 

                  Hasi→ munsi. 

                  Epfo→ hepfo. 

                  • Irya→hirya, hakurya. 

                  Umugereka wemeza n’umugereka uhakana 

                  Ingero 

                  • Yego koko ibyo uvuze ndabyemeye. Ni ngombwa kwitabira ikoranabuhanga. (Umugereka wemeza) 

                  • Oya! Ntibikwiye ko abana banywa ibiyobyabwenge. Ntibyujuje ubuziranenge. (Umugereka uhakana) 

                  Ikitonderwa

                  Imigereka imwe y’ahantu igenda ihinduka ku buryo hari uwakeka ko yagoragozwa. Nyamara ntibishoboka, ahubwo twavuga ko ari imigereka y’urwunge rw’amagambo iba yakomotse ku migereka buhangwa. 

                  Inshamake

                  Mfashe ko:  Umugereka ari ijambo cyangwa urujyano rw’amagambo rudasesengurwa risobanura izina, ntera, inshinga cyangwa undi mugereka. Rivuga uburyo, ahantu, igihe cyangwa inshuro. Umugereka ushobora kuba buhangwa cyangwa ukaba urwunge rw’amagambo. 

                  Imigereka y’ingenzi ni iyi ikurikira: Umugereka uvuga uburyo, umugereka uvuga igihe, umugereka uvuga ahantu, umugereka uvuga inshuro.


                  Indangahantu

                   Musome izi nteruro zakuwe mu mwandiko, mugerageze gutahura imiterere n’umumaro by’amagambo yanditse atsindagiye:

                   Nyamara abanyeshuri bagomba kumenya gukoresha neza ikoranabuhanga ari ku ishuri ari no mu rugo, kugira ngo baribyaze umusaruro ukwiye. Bitabaye ibyo, ikoranabuhanga ryahinduka ikintu kirangaza abanyeshuri aho kubafasha. Ibibera i Burayi, muri Amerika n’ahandi, byose dushobora kubisanga kuri interineti. Ari ibifite akamaro, ibiteye isoni, ibyiza n’ibibi, byose bapfa gushyiraho, maze abazikoresha bakijonjorera. 

                  1. Inshoza y’indangahantu 

                  Indangahantu ni ijambo ribanziriza irindi, rivuga aho umuntu cyangwa ikintu biherereye cyangwa ahabera ikintu iki n’iki. Indangahantu irema urujyano rw’amagambo abera inshinga ruhamwa cyangwa icyuzuzo nziguro. 

                  2. Amoko y’indangahantu

                   Indangahantu ni eshatu mu Kinyarwanda 

                  • “Ku”mu nteko ya 17 

                  • “Mu” mu nteko ya 18 

                  • “I”  mu nteko ya 19 

                  Ikitonderwa 

                  Iyo indahantu “ku”  na “mu” zikurikiwe n’izina ridafite indomo cyangwa ibinyazina bimwe na bimwe, zigira impindurantego “kuri” na “muri”. 

                  Ingero 

                  Atuye muri Zambiya. 

                  • Yubatse kuri Huye. 

                  • Ndi mukuru kuri we. 

                  Nyamara tuvuga 

                  • Abana ntibagakinire mu muhanda. 

                  • Ngiye ku iriba. 

                  • Akora i Cyangugu. 

                  Inshamake 

                  Ubu nziko: Indangahantu ari ijambo ribanziriza irindi, rivuga aho umuntu cyangwa ikintu biherereye cyangwa ahabera ikintu iki n’iki. Rirema urujyano rw’amagambo abera inshinga ruhamwa cyangwa icyuzuzo nziguro. Indangahantu ni eshatu mu kinyarwanda:

                  Ku mu nteko ya 17 

                  Mu mu nteko ya 18 

                  I mu nteko ya 19


                  Inyigana


                  Umukino w’umupira w’amaguru 

                  Twagiye kumva twumva ifirimbi ngo: Firirriii! Ubwo umukinnyi wa mbere atera agashoti gato ngo poo! Ahereza mugenzi we. Agiye kuwutera awuhurizaho n’uwo bari bahanganye  ngo: Piii!

                  Umupira urazamuka ujya mu kirere, biruka bawutanguranwa ariko umwe aramusumba ateza umutwe ngo: Pooo! Aba ahereje mugenzi we hafi y’izamu. Abafana bariyamirira n’amashyi menshi ngo kacikaci! Nyamara uwo mu ba kabiri yahise amutega, yitura hasi ngo: Pooo! 

                  1. Inshoza y’inyigana 

                  Inyigana ni ijambo riremerwa ku myumvikanire y’urusaku rw’ibintu bimwe na bimwe, ndetse n’urw’abantu. Rishobora kuremerwa kandi ku migaragarire y’ikintu. Mu mikoresherezwe yayo isanzwe, inyigana iterurwa akenshi n’ingirwanshinga ”–ti” cyangwa icyungo ”ngo”.

                   Ubu nziko: Inyigana ari ijambo riremerwa ku myumvikanire y’urusaku rw’ibintu bimwe na bimwe , ndetse n’urw’abantu rishobora kuremerwa kandi ku migaragarire y’ikintu. 

                  Inyigana  buri gihe ziherekezwa n’akatuzo k’agatangaro. 

                  Nshobora: Gutahura mu mwandiko no gukoresha uko bikwiye inyigana. 


                  Ikoranabuhanga rero ryatuzaniye byinshi, kuko mu binyejana byahise, nta wari gutekereza ko umuntu azaguruka mu kirere, ndetse akajya no ku kwezi, cyangwako azajya ashobora kuvugana n’uri ikantarange akoresheje akantu gatoya ashobora kugendana mu mufuka, ari ko terefone igendanwa. 

                  1. Inshoza y’icyungo 

                  Icyungo ni ijambo cyangwa urujyano rw’amagambo bidashobora gusesengurwa bihuza amagambo abiri cyangwa inyangingo ebyiri. Ibyungo bifite imimaro myinshi mu nteruro no mu gutanga ibitekerezo kuko ari byo bigaragaza inyurabwenge mu ruhererekane rw’ibitekerezo cyangwa rw’interuro.

                  Duhereye ku miterere yabyo ibyungo birimo amoko 4 akurikira:

                  (a) Ibyungo buhangwa: ni ukuvuga by’umwimerere bidakomoka ku bundi bwoko bw’amagamb. Urugero: na, nka, cyangwa, erega, ngo, maze, ariko, nyamara, aho, ko, kandi... 

                  (b) Ibyungo by’inege kuko bisa n’aho bikomoka ku nshinga. Urugero: uboshye, ndetse, ubanza…, 

                  (c) Ibyungo by’inyumane kubera ko bisa n’aho bigizwe n’amagambo abiri kandi bikaba byunga igitekerezo ku kindi. Urugero: yuko, kuko, koko, nako… na+ko; ko+ ko. 

                  (d) Ibyungo bigizwe n’Urujyano rw’amagambo: n’iyo, kugira ngo, kubera ko, icyo bikora,… 

                  2. Imimaro y’ibyungo 

                  (a) Icyungo “na” gifite umumaro wo kunga amagambo hagati yayo. Iki cyungo kigira impindurantego “no” ikoreshwa imbere y’imbundo. 

                  Ingero

                  • Rutamu na Butera 

                  • Inka n’ihene 

                  (b) Icyungo nka, boshye na kimwe bifite umumaro wo kugereranya. 

                  (c) Icyungo nka kigira impindurantego nko ikoreshwa imbere y’imbundo, y’indangahantu n’imbere y’umugereka w’ahantu. 

                  Ingero 

                  • Uyu mwana agenda nka se. 

                  • Agira urusaku rwinshi boshye inkuba. 

                  • Nabikoze kimwe nawe. 

                  (d) Ibi byungo ko, ngo bifite umumaro wo kuzuza.

                   Ingero

                  • Avuze ko mugenda. 

                  • Ndasaba ngo muze. 

                  Ngo baze baramubura.

                  (e) Ibi byungo  cyangwa, keretse bifite umumaro  wo guhitamo. 

                  Ingero 

                  • Ngwino cyangwa ugende. 

                  • Singenda keretse ugarutse. 

                  (f) Ibyungo  uretse ko, nkanswe, nyamara, aho, ariko bifite umumaro wo kubangikanya cyangwa kubusanya 

                  Ingero 

                  • Turakora uretse ko tutabona umusaruro twifuza.

                  • Aterura umufuka wa sima nkanswe ijerekani y’amazi. 

                  • Ntiyari yiteguye ibizamini nyamara yarabitsinze. 

                  • Bamubajije aho gusubiza araseka. 

                  (g) Ibyungo  kandi, ndetse bifite umumaro wo kongeraho 

                  Ingero 

                  • Ni umuhanga kandi aritonda. 

                  • Yaramukubise ndetse aramukomeretsa 

                  (h) Icyungo iyo gifite umumaro wo kuziganya cyangwa wo kugaragaza ibitaragezweho mu gihe cyahise kikagaragaza ukwicuza. 

                  Ingero 

                  Iyo uzinduka tuba tugezeyo. 

                  • Iyo mbimenya simba narishinze gutera umupira ngo gusoma ibitabo mbiharire umwanya muto. 

                  (i) Ibyungo kubera ko, kuko, ko bifite umumaro wo kuvuga impamvu cyangwa inkurikizi. 

                  Ingero 

                  • Yatsinzwe kubera ko atize. 

                  • Bamuhembye kuko yakoze neza. 

                  • Ko wakerewe none tubigire dute?

                  (j) Icyungo nako  gifite umumaro wo kuvuga kwigarura. 

                  Urugero 

                  • Nari nje nako nisubiyeho. 

                  (k) Ibyungo ubanza, ariko, nyamara, icyakora bishobora kunga inyangingo ebyiri ariko imwe ikaba itavuzwe. Icyo gihe inyangingo itavuzwe iba ishingiye ku gitekerezo uvuga afite cyangwa ku gikorwa abavugana baziranyeho. Bene ibi byungo bamwe babyita mbanza 

                  Ingero 

                  • Ubanza ngiye  kugerayo. 

                  • Ariko nawe uratinda ugakabya! 

                  • Nyamara ni muzima. 

                  • Icyakora tuzajyanayo. 

                  Ikitonderwa: Mu byungo hari ibiri ngombwa, kuko iyo bivuye  mu nteruro itakaza ubutumwa bwayo n’ibindi bita ntagombwa kuko iyo bivuye mu nteruro ikomeza kugira ingingo yayo. 

                  Ibyungo ngombwa

                   Ingero 

                  Agenda nk’umwambi. 

                  • Agenda umwambi. 

                  Yifuje ko muba muhari. 

                  • Yifuje muba muhari 

                  N’ingwe narayifashe nkanswe impyisi. 

                  • N’ingwe narayifashe impyisi.

                   Uraryamye boshye urwaye. 

                  • Uraryamye urwaye. 

                  Ibyungo ntagombwa. 

                  Ingero 

                  Arahinga ariko ntiyeze.

                  • Arahinga ntiyeze. 

                  Turahaguruka maze turagenda. 

                  • Turahaguruka turagenda.

                  Babibonye nuko barabigura.

                  • Babibonye barabigura.


                  Dore re! Barakicaye pe! Nimuze mutabare ga! 

                  • Aya magambo yanditse atsindagiye ni bwoko ki? 

                  • Tanga izindi ngero zitandukanye za bene ayo magambo. 

                  1. Inshoza y’akamamo 

                  Akamamo ni ijambo ridasesengurika riba rigizwe n’umugemo umwe. Akamamo gaherekeza irindi jambo kakariha inyito yo gutangara, yo kwakuza cyangwa itsindagira. Akamamo gashobora no guherekeza ikegeranshinga n’irangamutima. 

                  2. Akamamo k’inshinga. 

                  Ingero Gutangara:   

                  • Arabivuze ra! 

                  • Have genda ma! 

                  • Sinamukira da! 

                  • Barikoze nya! 

                  • Aragowe we! 

                  Kwakuza:  Bivuge ye! 

                  Gutsindagira: 

                  • Bivuge ga! 

                  • Garuka ye! 

                  • Bivuge se! 

                  • Bihakane se! 

                  Akamamo k’inshinga kayiherekeza kayiha inyito yo gutangara, kwakuza cyangwa inyito yo gutsindagira. 

                  Ikitonderwa 

                  Utumamo “da!” na “ma!” ni impindurantego. Akamamo “da”! gakunda kubwirwa umuntu w’igitsina gabo, akamamo “ ma”!  ko kakabwirwa umuntu w’igitsina gore. Udusigaye two tubwirwa abantu hatitawe ku gitsina gore cyangwa gabo. 

                  Ibyegeranshinga


                  Ayinkamiye: Dore sha Kama! Uriya si Sugira warembeye ku muhanda? 

                  Kamanzi: Ehee! Uzi ko ari we! Sigaho utamunyeganyeza ndabona asa n’urembye! Ahubwo hogi tugende tuge kubimenyesha ababyeyi be! 

                  Ayinkamiye: Mbisa ma! Nge ndashaka kwitahira. Ngeze mu rugo nkerewe bambaza aho niriwe.

                  Kamanzi: Sigaho sha reka imiteto, ubwo ugiye utamutabarije waba uri umuntu? 

                  Ayinkamiye: Ni koko! Noneho sigara umureba ngiye kunyaruka mbimenyeshe ababyeyi be! 

                  1. Inshoza y’ibyegeranshinga 

                  Ibyegeranshinga ni amagambo afite imiterere n’umumaro nk’uw’inshinga itondaguye mu ntegeko, ariko akaba adashobora gutondagurwa muri ngenga zose no mu bihe bitandukanye kimwe n’inshinga zindi. Bene ayo magambo akoreshwa cyane mu mvugo  cyanecyane mu biganiro. Ibyegeranshinga bikunze gukoreshwa ni: have, dore, hogi, henga, reka, sigaho, erega. Amagambo: Dore, sigaho, hogi, mbisa, sigaho,  ateye nk’inshinga kandi afite umumaro nk’uw’inshinga zitondaguye mu ntegeko ariko si inshinga kuko adashobora gutondagurwa muri ngenga zitandukanye.

                  2. Ingero z’ibyegeranshinga 

                  Have se! 

                  Dore ra! 

                  Hogi tugende! 

                  Henga nigendere! 

                  Reka nkwere ke uko babigenza! 

                  Sigaho kwica umuco nyarwanda! 

                  Erega ni ko nkora! 


                  Amarangamutima

                  Musome iki kiganiro maze musubize ibibazo bikurikiraho: 

                  Umukazana: Yoo! Mukecu mbese wararwaye? Yoo! Ni uko wabaye? Ni ukwihangana. 

                  Umukecuru: Ahaa! Mwana wange se ugira ngo ndacyashobora kwicara. Ahubwo nyegura buhoro buhoro nduhure akagongo. 

                  Umukazana: Sa n’uwigira hino gato nkwiyegamize 

                  Umukecuru: Ororororororo! Aah! Ndumva ntonekara umubiri wose! Yuuu! 

                  Umukazana: None se mumaze igihe kingana iki murwaye? 

                  Umukecuru: Ashyi! Mwana wange se ugira ngo ndacyamenya iminsi. Ni kirekire.


                  Inshoza y’amarangamutima

                  Amarangamutima ni amagambo adasesengurika, akora nk’interuro, akaba agaragaza uko umuntu amerewe mu mutima, yaba yishimye cyangwa ababaye, yaba ashima cyangwa agaya. Amarangamutima yandikwa akurikiwe n’agatangaro. 

                  Amarangamutima agira inshoza zitandukanye. Zimwe muri izo nshoza ni izi: 

                  • Kwemeza: urugero: Nhuu! Nabikwemereye. 

                  • Gutangara: ingero: Ahaa! Arongeye arabarushije pe! Yoo! Nta soni uko ungana utyo ugakora utyo! 

                  • Kugaya: urugero: Apu! Hoshi uri imbwa gusa! Asyi! Wa kigoryi we. 

                  • Gucecekesha: urugero: Shuu! Muceceke araje. Suuu! Mwisakuza. 

                  • Kwiruhutsa: urugero: Ashyii! Reka nduhure akagongo. Ahuu! Navunitse umugongo wee! 

                  • Kubabara: urugero: Orororororo! Arankandagiye!Ayiii!  Aranyishe! 

                  • Kwikanga: 

                  • Ayi we! Dore intare wo gacwa we! 

                  • Ehee! Aranyica noneho we 

                  • Yuu! Aranyishe aranyishe we! 

                  Ikitonderwa

                  Andi moko y’amagambo mu nteruro ashobora kuba amarangamutima bitewe n’uko yakoreshejwe cyangwa aho yakoreshejwe.

                  Mu myandikire yemewe y’Ikinyarwanda mu kwandika amarangamutima hashobora gukoreshwa inyajwi ebyiri zikurikiranye. 

                   Ingero

                  Kamari wee! Baranyishe ntabara. 

                  Igitegoo! Cyagezemo, bibaye bibiri. 

                  Yoo! Ehee!,.. 

                  Akamamo gashobora kujyana n’irangamutima, ijambo rimwe ari irangamutima, irindi ari akamamo, ariko iyo afatiwe hamwe yombi akaba irangamutima. 

                  Urugero: Ayi we!  Dore umujura! 

                  • Muri iyi nteruro:

                   ayi→irangamutima      

                  we!→akamamo 

                  ayi we! →irangamutima 

                  Akamamo k’irangamutima 

                  Urugero 

                   Ayi nya! 

                  Ayi we! 

                  Mfashe ko: Amarangamutima ari amagambo akora nk’interuro akagaragaza ikiri ku mutima w’umuntu. 

                  Amarangamutima aherekezwa n’agatangaro. 

                  Mu marangamutima hashobora gukoreshwa inyajwi ebyiri zikurikiranye.

                  Nshobora:  Gutahura mu mwandiko amarangamutima no gusobanura icyo amarangamutima ashatse gusobanura.


                  Inkuru y’ikinyamakuru: Ibitangaza by’ikoranabuhanga ntibisiba kwiyongera 

                  Umuntu tumugereranyije n’izindi nyamaswa ndetse n’inyoni, dusanga asa n’aho yari yararenganyijwe ku bijyanye n’uko ateye ku mubiri. Inyoni Imana yazihaye amababa azifasha kuguruka zikagera kure mu mwanya muto, bityo bikazirinda kuba zaribwa n’izindi nyamaswa. Inyamaswa zo inyinshi yazihaye amenyo atyaye ndetse n’amajanja, iziha kunyaruka mu gihe ziruka, ndetse n’ubwoya buzirinda imbeho. 

                  Umuntu we nta kintu na kimwe yari yahawe cyo kwirwanaho ku mubiri we: ntazi kwiruka kurusha izindi nyamaswa, amenyo ye ni ayo kumufasha kurya utuntu tworoheje gusa, mbese nta kindi cyari kumukiza inyamaswa igihe yabanaga na zo mu ishyamba uretse ubwenge bwo gushakashaka akavumbura intwaro zo kwirinda akanakoresha n’andi mayeri yo gushaka aho aba hamurinda ibyakwangiza ubuzima bwe. Ayo mayeri yo kwirwanaho no gushaka ibyamwunganira mu mbaraga ze nkeya, ni byo byahindutsemo ikoranabuhanga. 

                  Amateka atubwira ko mbere y’uko tubaho muri ubu buzima, abantu babanje kubaho nk’inyamaswa zindi, baba mu mashyamba, mu biti no mu myobo, bahura n’ingorane z’ amoko yose. 

                  Icyatumye abantu bataribwa n’inyamaswa ngo zibamare ni uko bagize ubwenge bwo gutekereza no gukoresha ingufu zindi zitari iz’amaboko n’amaguru.

                  Ikintu cya mbere cyafashije umuntu kwiganzura inyamaswa no kugenga ibindi biremwa, ni uko yashoboye kuvumbura umuriro. Umuriro ni wo yakoresheje atwika amashyamba n’ibihuru bayabaga bimwugarije, inyamaswa akazigizayo, akanawukoresha akora ibikoresho bigezweho byo kwirwanaho, mu gutema ishyamba no guhinga. 

                  Uko imyaka yashize indi igataha, ubuzima bw’umuntu bwagiye 


                  burushaho kumworohera bitewe n’ikoranabuhanga.  Ni ryo ryatumye turuhuka imwe mu mirimo ikomeye yatugoraga mu bihe byashije, nko kwikorera ku mutwe, kugenda igihe kirekire n’amaguru n’ibindi.

                  Nimurebe nko kuba umuntu yakoraga ibirometero n’ibirometero ajya kuvoma amazi, akayikorera amuvuna maze mugereranye n’ufite robine mu rugo, yakenera amazi agakora kuri robine, amazi akaza. Igihe yatakazaga ajya kuvoma, n’ingufu byamutwaraga, ashobora kubikoresha mu bindi bimufitiye akamaro.

                  Ikoranabuhanga rero ryatuzaniye byinshi, kuko mu binyejana byahise, nta wari gutekereza ko umuntu azaguruka mu kirere, ndetse akajya no ku kwezi, cyangwa ko azajya ashobora kuvugana n’uri ikantarange akoresheje akantu gatoya ashobora kugendana mu mufuka, ari ko terefone igendanwa.

                  Izindi ngero twazirebera mu rwego rw’amashanyarazi kuko kuva yavumburwa yafashije umuntu gukora ibintu byinshi kandi mu gihe gito bakoresheje inganda. Uretse twe tugikoresha umuriro akenshi kugira ngo tumurike, abandi bageze ku rwego imirimo hafi ya yose yo mu rugo, nko kumesa imyenda no kuyumutsa, koza ibyombo, guteka no gushyushya ibiryo, byose bikorwa n’amamashini.

                  Hanavumbuwe kandi ibintu byinshi mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu. Uretse amamodoka dusanzwe tubona hano iwacu, abahanga ubu bageze ku rwego rwo kuguruka bakajya mu kirere ndetse bakanamarayo iminsi, ku buryo ukwezi n’izindi nyenyeri tubona n’amaso yacu bikadutangaza, abandi babigezeho, mu gihe twe tutarashobora no kwikorera igare.

                  Ikoranabuhanga ryatugejejeho kandi ibyumba bitugezaho amakuru n’amashusho y’ibibera ahandi birimo amaradiyo na tereviziyo, n’ibibikwaho amajwi n’amashusho. 

                  Nyamara ikimenyetso nyamukuru cy’iterambere mu ikoranabuhamga kigezweho muri iki gihe ni mudasobwa. Ubu nta murimo utayikoresha mu gutegura impapuro no kubika amakuru, mu buryo bw’itumanaho bukoresha interineti na sikayipu.

                  Mudasobwa inafasha kandi mu buryo umuntu yakwigira kure, mu buvuzi, mu kubitsa no kubikuza amafaranga mu mabanki, mu bucuruzi no mu nganda. Ntimuzatangare rero mu gihe kiri imbere, nimubona mudasobwa yasimbuye umwarimu ikaba ari yo yigisha.

                  Aho ikoranabuhanga ryateye imbere mu bihugu by’u Burayi, Amerika, u Burusiya, u Buyapani, u Bushinwa n’ahandi, imirimo hafi ya yose ikorwa n’imashini: guhinga, gusarura, kubaka, guteranya amamodoka n’indege, gukanika, ndetse n’imirimo ikenenera gukoresha ubwenge Ubu hari imashini zijya kugira ubwenge nk’ubw’abantu bita robo zikorana ubwenge n’ubushishozi nk’ubw’umuntu.


                  Ntimwumvise se ko hari indege ziguruka zikajya mu kirere zitagera umuderevu, zigatembera aho zishaka, zigafata amashusho y’ibibera ku isi kandi zikongera zikagwa ku bibuga byazo igihe zishakiye zimaze gusohoza ubutumwa? 

                  Ubu hari inzu z’ubucuruzi winjiramo, ugafata ibyo ushatse, ukishyura igiciro gikwiye, imashini ikakugarurira amafaranga akenewe, ugasohoka ukigendera utagize umuntu muvugana. Nyamara ushatse gusohoka utishyuye wahahurira n’ingorane, kuko imashini ihita isakuza igatabaza cyangwa urugi rukanga kwikingura ngo usohoke

                  Gukoresha imashini rero bifite akamaro, kuko ntizikenera kuruhuka nk’abantu, zikora amanywa n’ijoro, ntizishobora kugira icyo zibagirwa cyangwa ngo zikore amakosa nk’ay’abantu, nta burangare zigira cyangwa ubwigomeke bujya buranga abantu. Usibye ikiguzi cyo kuzigura no kuzisimbuza zashaje, nta mushahara zikenera. Izo ni zo mpamvu umusaruro uba mwinshi kandi mwiza, mu gihe hakoreshejwe imashini. 

                  Uwavuga iby’ikoranabuhanga ntiyabirangiza kuko kuri twebwe Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bisa nk’ibitangaza cyangwa inzozi. Reba nawe kugeze ubu turacyahinga n’agasuka, turakikorera ku mutwe, gutega imodoka bidutwara igihe kitagira ingano buri munsi, no kubona ibidutunga bihagije byaratunaniye kuko nta nganda tugira zo guhunika no guhindura ibyo twejeje. 

                  Ibi rero ni byo biduteza intambara n’amakimbirane y’urudaca ahora adusubiza inyuma tukirwa turwanira ubutaka mu gihe abandi barimo gutekereza uburyo batura ku kwezi n’izindi nyenyeri. Ikindi kibabaje ni uko tugenda dukenera gukoresha ibyo bikoresho byose by’ikoranabuhanga, ariko ntidutekereze ngo natwe tugire icyo twakwikorera. Kuki dukoresha terefone, ntitwibaze tuti: “Ese iyi terefone iva he, ikoze ite, ni gute twayikoresha neza?

                  Banyeshuri mukibyiruka rero, nimwite ku ikoranabuhanga, mushake namwe muvumbure kuko Imana ni cyo yaduhereye ubwenge. Ntidushobora gukomeza kubaho nk’uko abasekuruza bacu babayeho: ubutaka bugenda buba buke, kandi ibyo dukenera kugira ngo tubeho si ibiribwa gusa. Niba rero twiga koko, nidukoreshe ubwo bwenge dutekereza, maze duhindure aho dutuye harusheho kuba heza n’abahatuye barusheho gutera imbere. 

                  Ikinyamakuru: “Imboni” cyo ku wa 16 Kamena 2015, urup 1-9.



                  Gusesengura inkuru y’ikinyamakuru 

                  Musesengure imiterere y’umwandiko (uburyo wanditse ku rupapuro, umutwe wawo, ibivugwamo, amashusho cyangwa amafoto arimo …) n’ikivugwamo (insanganyamatsiko umwanditsi avugaho, ubutumwa atanga) hanyuma muvuge icyo mubitekerezaho.

                  Uturango tw’inkuru y’ikinyamakuru 

                  Ibintu by’ingenzi biranga inkuru y’ikinyamakuru: 

                  • Umutwe wayo: Ni mugufi, uteye amatsiko kuko utuma usoma agira amatsiko y’icyo umwanditsi agiye kuvugaho. 

                  • Inkuru yanditse mu nkingi eshatu zigizwe n’interuro ngufi. 

                  • Harimo ibisubizo ku bibazo abantu bakunze kwibaza: ni iki cyakozwe? Cyakozwe na nde? Hehe? Gute? 

                  • Itariki inkuru yanditsweho n’uwayanditse. 

                  • Izina ry’ikinyamakuru. 

                  Gutegura inyandiko y’ikinyamakuru

                  Inyandiko y’ikinyamakuru igira amahame ya ngombwa igomba kubahiriza. 

                  • Umwanditsi agomba kwandika mu mwanya wateganyirijwe urubuga rujyanye n’ibyo yandikaho ntawurenze, bityo akaba agomba kwita ku burebure bw’inyandiko ye, kandi akayandika yubahiriza amategeko amugenga. 

                  • Umwanditsi agomba gutara amakuru  mu buryo asubiza ibibazo bijyanye n’icyo abantu bakeneye kumenya: Ni iki cyabaye? Ni nde wagikoze? Cyabereye hehe? Ryari? Gute? Kubera iki?..., Nyuma y’ibi haba hasigaye intera esheshatu ari zo: 

                  1. Gutoranya ibyo ari bwandike 

                  Ni ugutandukanya ibiri ngombwa byo kuvugaho, ibitari ngombwa cyane, cyangwa ibidakenewe na gato. Kureba noneho mu bitari ngombwa cyane ibyashishikaza abantu, ibyabafasha gusobanukirwa cyangwa ibisekeje, ariko ibyo abantu badekeneye akabikuramo.

                  2. Kuringaniza uburebure bw’inyandiko 

                  Ni ngombwa kumenya uburebure bw’inyandiko ugomba gutegura. Iki ni ikintu k’ingenzi cyane kuko ikinyamakuru kiba gifite imyanya yagenewe buri bwoko bw’inkuru zigomba gusohorwa. Akenshi bikorwa hagenwa umubare w’amagambo ntarengwa, byaba ngombwa nturenzeho 10%.

                  3. Kugena uburyo urabaramo inkuru 

                  Abanyamakuru n’iyo bandika imyandiko nsesengurabumenyi bakunze kuyandika mu buryo bwo kubara inkuru. Hari ibibazo bitatu agomba kwibaza kugira ngo yubake imbata abyandikamo: 

                  • Mpere ku kinini njya ku gito cyangwa mpere ku gito njya ku kinini? 

                  • Mpite ntangaza amakuru y’ingenzi hanyuma nyasesengure nyuma, cyangwa ngende nyatatura buhorobuhoro? 

                  • Nubahirize uko ibyabaye byakurikiranye mu gihe cyangwa mbikurikiranye mu buryo nihitiyemo buberanye n’ibyo nshaka ko abantu bumva? 

                  4. Gukoresha inganzo y’itangazamakuru 

                  Inganzo y’itangazamakuru irangwa n’ibi bikurikira: 

                  • Interuro ngufi (akenshi bakunze gufatira ku mpuzandengo y’amagambo 12 kuri buri murongo, ukirinda kuzuzamo imibare n’amahinamagambo. 

                  • Amagambo yumvikana neza atumvikana neza agasobanurwa. 

                  • Kwibanda ku bintu bifatika; byakwemerwa nk’ibishoboka. 

                  • Ikoreshwa ry’amafoto cyangwa amashusho. 

                  • Kuvuga ibintu ku buryo butaziguye, ugakoresha utwuguruzo n’utwugarizo, ugashyira ibintu mu ndagihe. 

                  5. Gutera amatsiko 

                  Interuro y’igika cya mbere igomba gushimisha umusomyi ikamukururira gusoma ibikurikiyeho. Itandukanye n’icyo bita interamatsiko zishingira ku gutangira inkuru y’ingenzi ku mpapuro zibanza ariko igakomereza hagati mu kinyamakuru.

                  6. Guhitamo umutwe uboneye w’inkuru 

                  Umutwe w’inkuru ni ingenzi cyane. Ugomba kuba uteye amatsiko, utanga amakuru (Nde? Ryari? Hehe? Ni iki cyabaye? Gute?)  cyangwa ukaba ushitura. Dore imwe mu miterere y’imitwe y’inkuru ushobora kwandika: 

                  • Interuro itangara: Hehe n’uburezi budafite ireme! 

                  Interuro ibaza: Ni irihe banga ryo gutsinda mu mashuri? 

                  • Ikibazo n’igisubizo: Waba wifuza gutsinda ku ishuri? Dore ibanga. 

                  • Interuro yemeza n’igisobanuro: Gutsinda Ikinyarwanda: Inyobora yuzuye y’abanyeshuri. 

                  Gukuruza abantu imibare: Inama cumi zagufasha gutsinda amasomo yawe. 

                  Ikeshamvugo (isubirajwi, ihuzamitwe, … ): Kwiga ni ukwigana. 

                  Icurukiranya ry’amagambo y’ingenzi: Igira gutsinda, tsindira kwiga. 

                  Imishyamiranyo: Tsinda neza utavunitse cyane! 

                  Imvugo shusho: Itwaze mwarimu mu mufuka wawe (umutwe w’agatabo). 

                  Umutwe w’inyandiko y’Ikinyamakuru ugomba kuba wumvikanamo umwihariko wayo kandi ukaba ari mugufi.  Ni byiza na ndetse guhitamo umutwe nyuma yo gutegura inkuru.

                  Amashusho n’amafoto mu nkuru y’ikinyamakuru 

                  Inkuru y’ikinyamakuru iherekezwa n’amashusho ndetse n’amafoto kugira ngo bishimangire ihame ry’ibivugwa mu nkuru igihe biri ngombwa. Akenshi hakoreshwa amafoto agaragaza ibivugwa. Ariko hashobora no gukoreshwa amashusho y’ubugeni, arimo asekeje yo gushushanya abantu bakurikije ibitekerezo byabo, amakosa yabo cyangwa bagambiriye kubanenga mu buryo ubu n’ubu. 

                  Akamaro k’amafoto n’amashusho mu nkuru: 

                  • Akurura abasomyi. 

                  • Agaragaza ukuri kw’ibivugwa. 

                  • Iyo uyasesenguye ubwayo aba afite ubutumwa agaragaza 

                  bwiyongera ku bivugwa mu magambo. Ubu ndeste hari ikoranabuhanga rituma ifoto y’umuntu bayihindura uko bashatse, bakamwerekana yarakaye byacitse, aseka yishimye, ababaye arira, yambaye mu buryo ubu n’ubu, ari kumwe n’umuntu uyu n’uyu, kandi atari ko bamufotoye ameze. Ni yo mpamvu itangazamakuru ridatana n’ubugeni mu byo gutunganya amashusho n’amafoto. 

                  Inshamake

                  Mfashe ko: Inyandiko y’ikinyamakuru ifite amahame yihariye ishingiraho ari yo:

                  • Kubahiriza uburebure bw’umwanya wagenewe inkuru. 

                  • Gutanga amakuru asubiza ibibazo abasomyi baba bafite (habaye iki? Cyakozwe na nde? Cyabaye ryari, hehe, gute?) 

                  • Gukoresha amafoto n’amashusho atsindagira ihame ry’ibivugwa. 

                  • Gutangiza inkuru interuro ikurura abasomyi. 

                  • Guha inkuru umutwe mugufi, wumvikanamo agashya k’iyo nkuru, ubatera amatsiko.  

                  Nshobora:  Gusesengura no kwandika inkuru yanyuzwa mu kinayamakuru. 

                  Umukoro wo kwandika:

                   Kora inyandiko igenewe gusohoka mu kinyamakuru ku nsanganyamatsiko y’ikoranabuhanga cyangwa indi nsangamatsiko wihitiyemo ijyanye n’ikoranabuhanga.

                  Isuzuma 

                  Umwandiko: Ikoranabuhanga mu gihe cy’ubu n’ikizaza 

                  Ikoranabuhanga rifite uruhare rukomeye mu buzima bwacu bwo mu gihe tugezemo, ku buryo aho bigeze umuntu yakwibaza uko twabaho tutarikoresheje. Nyamara dukwiye no gutekereza ku byago ridutera, harimo intwaro za kirimbuzi, n’iyangizwa ry’ibidukikije n’ikirere. Niba turi ibiremwa birusha ibindi ubwenge ku isi, ni gute dutekereza gusenya no kurimbura ibyo ubuzima bwacu bushingiyeho? 

                  Ikoranabuhanga ridufasha mu bintu byinshi cyane, birimo ingendo no gutwara abantu n’ibintu, gusabana n’inshuti n’abavandimwe bari hirya no hino ku isi, kuvura indwara zitandukanye n’ibindi, riduha kwisanzura no kubaho mu buryo butworoheye. Ibyo ikoranabuhanga ryatugejejeho rero nta wahakana ko ari byiza, ariko na none twagombye gutekereza ku buryo dukwiye kurikoresha neza mu gihe kiri imbere. Inganda zitandukanye, umwuka usohoka mu modoka no mu mamashini, bimaze kwangiza ikirere, ku buryo muri iyi minsi hari abantu batangiye guhitanwa n’izuba ryinshi mu bihugu by’Aziya n’u Burayi. Natwe kandi izo ngaruka zatangiye kutugeraho.Ibihe bigenda bihinduka. Reba nawe imvura ntikigwira igihe cyayo, yagwa na bwo, ikagwa nabi igahitana abantu n’ibintu. 

                  Imyanda ijugunywa mu butaka no mu mazi igenda yangiza ibimera n’ibinyabuzima kandi ntisiba kwiyongera. Muri iyo myanda harimo za mudasobwa zishaje, terefone zigendanwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bigenda bisabagira hose, nyamara byasaza ntitubone uburyo bwo kubihinduramo ibindi, kandi umwanda wabyo ari uburozi. 

                  Igihe tugezemo rero kidusaba gutekereza mu buryo bw’amajyambere arambye, duharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze. Ni ngombwa gushakisha ibibereye bose aho kugira ngo buri wese yirebe ku giti ke. Ni ngombwa guharanira ko isi, ibiremwa biyiriho n’ubwiza bwayo bisagamba.  Ikoranabuhanga dukoresha, ryagombye kudufasha kutworohereza ubuzima aho kubwangiza. 

                  Ikoranabuhanga rero niridufashe gutegura igihe cyacu kiri imbere kiza, kandi ryinjire no mu kurinda ibidukikije. Rishobora kudufasha gukoresha ingufu, gutunganya ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu dukoresha ibitangiza ikirere, no kubaka amazu tutangije ibidukikije. Ibyo tubigezeho ni bwo twaba twizeye ko dukoresha ikoranabuhanga neza. Amajyambere arambye ni amajyambere afasha abantu bo muri iki gihe kubona ibyo bakeneye ariko batabangamiye uburyo abo mu gihe kizaza na bo bazabaho. 

                  Amajyambere arambye adusaba kubona ko ibibera ku isi ari uruhererekane, rugizwe n’ibikorerwa mu kirere, mu mwuka, ku butaka no mu mazi, kandi ibyo bintu nta mupaka bigira. 

                  Iyo tubitekereje gutyo twumva ko niba wangije isoko y’amazi inyura munsi y’urugo rwawe, uba wangirije abantu bose bayivomaho n’aho inyura hose. Niba hari uruganda rwangiza umwuka wo mu kirere mu Bushinwa, iryo yangirika ry’umwuka rigera na hano iwacu mu Rwanda kandi rikatugiraho ingaruka zikomeye. Niba hari imiti yica amafi imenwe mu ruzi rw’Akagera, iyo miti igira ingaruka ku bihugu byose urwo ruzi runyuramo kugera mu Nyanja ya Mediterane. 

                  Iyo utekereje mu buryo bw’amajyambere arambye ubona ko ibikorwa ukora none bizagira ingaruka ku mibereho y’abana bawe n’abuzukuru bawe mu gihe kizaza.  Gutekereza mu buryo bw’amajyambere arambye ni no gutekereza ku bintu byose bidufasha kugira ubuzima bwiza. Ni byiza kuba ufite ubuzima buzira umuze, ariko se ibyo byakugeza ku buzima bwiza niba uri umukene udashobora kwiga. Ni byiza kugira ubukungu n’amafaranga, ariko se byakumarira iki mu gihe uhumeka umwuka uhumanye, ubuzima bwawe bukahangirikira? 

                  Amajyambere arambye rero ni yo dukwiye kwimiriza imbere mu ikoranabuhanga. Ibibazo duhanganye na byo ni byinshi, ariko na none ntitwabikemura turimbura ibyo ubuzima bwacu bushingiyeho, kuko twaba twiteye ibibazo birenze ibyo dufite kandi abadukomokaho bakazagorwa bikomeye n’imibereho yo mu gihe kizaza, kuko twaba tubaraze isi itagishoboye guturwaho n’ibinyabuzima. 

                  Sobanura aya magambo yakoreshejwe mu mwandiko unakoreshe buri rimwe muri yo mu nteruro iboneye. 

                  1. Gusabagira 

                  2. Gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze 

                  3. Gusagamba 

                  4. Ubuzima buzira umuze 

                  5. Amajyambere arambye

                  Subiza ibi bibazo uhere ku bivugwa mu mwandiko

                  1. Kuki dukwiye kubona ibikorerwa ku isi nk’aho ari uruhererekane? 

                  2. Ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na terefone bigira umwanda uhinduka uburozi aho bijugunywe hose, haba mu mazi cyangwa mu butaka. None ko bigenda byiyongera ubona hakorwa iki kugira ngo uburozi bwabyo butazahitana ibinyabuzima mu gihe kiri imbere? 

                  3. Ko nta nganda dufite nyinshi, mubona twebwe iyangirika ry’umwuka n’ikirere ryatugiraho ingaruka? 

                  4. Iyo bavuze “amajyambere arambye” wumva iki? Vuga icyo twakora kugira ngo tuyashyigikire. 

                  5. Tanga ibitekerezo kuri iyi nsanganyamatsiko: “Niba umuntu ari ikiremwa kirusha ibindi ubwenge ku isi, ni gute akora ibintu bishobora gusenya no kurimbura ibyo ubuzima bwe bushingiyeho”? 

                  Vuga ubwoko bw’amagambo yanditse atsindagiye muri aka gace k’umwandiko ugaragaze n’umumaro wayo: 

                  Dutuye mu gihugu kiza cyane. Hava izuba ridakabije kandi nta n’ubwo hakonja rwose. Abanyamahanga iyo bahageze baratangara bati: “Yooo! Mbega imisozi mbega ibiyaga, mbega ibibaya n’ibisiza!” Nyamara babivuze ukuri koko ngo ”uwambaye ikirezi ntamenya ko kera!” Kuri twebwe reka da! Wagira ngo ntitubona ibyo byiza habe na gato! Mu museso dukangurwa n’inyoni ziririmbira zigira ziti: ”Swii!swii!” Nimugoroba iyo unyuze ku gishanga wumva ibikeri bigonga ngo: ”Goooo!Goooo!” Ibyo byose ni byiza bitatse igihugu cyacu, kuko nk’i Burayi ntiwapfa kubyumva cyanecyane iyo hakonje.

                  Guhanga 

                  Kora ubushakashatsi maze wandike inkuru y’ikinyamakuru: ”Waba uzi ibigezweho mu ikoranabuhanga muri iyi minsi?”












                  • Gusesengura inkuru ishushanyije 

                    Mwongere musome iyi nkuru ishushanyije hanyuma musubize ibibazo bikurikira: 

                    Iyi nkuru yashoboraga kwandikwa nk’ikiganiro kidafite amashusho, ahubwo buri jambo ry’umwe mu bakinnyi rikagaragazwa n’akanyerezo. Ugereranyije izo nkuru zombi, urabona zakumvikanisha kimwe ubutumwa? Ubona hari icyo amashusho yongera ku itambutsa ry’ubutumwa?

                    Inshoza y’inkuru ishushanyije 

                    Inshoza: inkuru ishushanyije ni ingeri y’ubuvanganzo bushushanyije yo mu rwego w’imyandiko mbarankuru itambutsa ubutumwa hakoreshejwe ibangikanywa ry’imvugo n’amashusho. 

                    Ibiranga inkuru ishushanyije 

                    • Inkuru ishushanyije iba igizwe n’amashusho n’amagambo biri ku mpapuro zikurikirana. Buri rupapuro ruba rugizwe n’utuzu dutandukanye, turimo amashusho n’amagambo. 

                    • Amagambo yo mu nkuru ishushanyije ashyirwa na yo mu tuzu dushobora guhabwa amashusho atandukanye: uruziga, mpandenye, urukiramende, … ariko buri gihe tukagira akagobe kagana kuri nyiri ukuyavuga. 

                    • Inkuru ishushanyije ikoresha cyane inyiganamajwi, zigaragaza urusaku rutandukanye rutewe n’abantu cyangwa ibintu. 

                    • Amashusho ashyirwaho ibimenyetso bigaragaza ibyiyumvo by’abakinnyi, n’uburyo binyagambura. 

                    • Umwarimu arabwira abanyeshuri kugerageza gutahura inshoza y’inkuru ishushanyije bahereye ku biyiranga bamaze kubona, hanyuma abafashe kuyinonosora. 

                    Dore zimwe mu ngingo zitabwaho mu guhanga inkuru ishushanyije 

                    • Guhanga inkuru ishushanyije bisaba gutekereza ku kiri bukinwe nk’inkuru, ku bakinnyi, aho bibera, n’igihe bibera, hanyuma ukanabishushanya. 

                    • Amashusho agomba kuba agaragaza ibigenda biba, naho ubundi byagusaba gushyiramo magambo menshi yo kubisobanura bikabangamira umusomyi. 

                    • Ni ngombwa kugenda ukoresha utwandiko duto kandi turimo amagambo akoreshwa mu mvugo kurusha akoreshwa mu nyandiko.

                    • Guhuza amagambo n’ishusho ya nyir’ukuyavuga birakenewe cyane kugira ngo ishusho igaragaze imyitwarire n’imiterere ya nyir’ukuvuga. Itondere imyandikire kuko mu nkuru ishushanyije, amakosa agaragara cyane mu twandiko duto tuyigize: inkuru ishushanyije igira amagambo make kuko ibindi bigaragarira mu mashusho y’abakinnyi. 

                    Ipfundo ry’inkuru 

                    Kimwe n’ibindi bihangano mbarankuru, inkuru ishushanyije ishingira ku mimerere itameze neza mu ntangiriro, hanyuma ikagenda yerekana uko byagiye bigana ku ikemuka mu mpera. Ugomba gukora ku buryo umusomyi yifuza kumenya uko byarangiye. Genda uhindura uruhererekane rw’ibikorwa bigize inkuru kuko kubibara umujyo umwe byarambira umusomyi. 

                    Abakinnyi

                    Uko ushushanya abakinnyi bifite byinshi bisobanura mu nkuru: indoro, imiterere y’imisatsi n’uburyo bwo gusokoza, imikaya, imyambarire,… 

                    Urubuga

                    Uko ugaragaza urubuga bisobanura byinshi mu nkuru ishushanyije. Bishobora kugaragaza ko abakinnyi bari mu rugo, mu muhanda, mu ndege, mu buriri, mu ishyamba, … 

                    Igihe 

                    Igihe ibivugwa byabereye kigaragazwa n’amabara cyangwa ibimenyetso. Ushobora gushushanya umwijima ukoresheje ibara ry’umukara, umuseso ukoresheje ikimenyetso k’izuba rirasa (ritukura n’imirasire yaryo),  … 



                    Inshoza ya ruhamwa na ruhamya 

                    (a) Ruhamwa ni ijambo ricirwa igikorwa. Rishobora kuba ari rimwe, cyangwa rifite andi ariherekeje. Muri icyo gihe ryitwa itsinda rya ruhamwa. 

                    (b) Ruhamya ni inshinga (itondaguye) ubutumwa bw’interuro bushingiyeho hamwe  n’ibyuzuzo byayo. 

                    Amoko ya ruhamwa

                     Habaho amoko atatu ya Ruhamwa

                    Hari ruhamwa ihita igaragara mu nteruro, inoroshye kuyitahura (interuro 1, 2, 3, 4, 5). Iyo ruhamwa bayita “Ruhamwa mboneranteruro” kuko iba yigaragaza. Ni yo iba igenga interuro ikanashingirwaho isanisha ryose. 

                    Ingero

                    Abana beza bubaha ababyeyi babo. 

                    Icyayi k’imusozi kiraryoha.

                    Hari ruhamwa iza inyuma y’inshinga, kandi ntigenge isanisha (interuro ya 6). Iyo ruhamwa yitwa” Ruhamwa nyurabwenge” kuko kuyitahura bisaba gutekereza byimbitse ukareba ukora igikorwa uwo ari we, ndetse ukagomba gusa n’uyicurukura. Urugero: Imboga zibona abana. Wakwibaza uti:”Ese imboga zirareba?”Ahubwo bashatse kuvuga ngo “abana ni bo babona imboga”, cyangwa “imboga zibonwa n’abana” Ruhamwa nyurabwenge ni ijambo ricirwa igikorwa cyangwa imimerere ariko ritagenga isanisha. 

                    Ingero

                    Imboga zibona abana: Abana ni bo babona imboga.

                     • Iyi fu yaseye umuhanga: Umuhanga ni we waseye ifu. Hari kandi ruhamwa y’inshinga yatondaguwe muri ngenga ya gatatu, inteko ya cumi na gatandatu cyangwa igashingira ku gicumbi-ri. Yitwa “ruhamwa mburabuzi”.

                     Ingero 

                    Iyo ari zo zije zitaha zabira. Ntibavuga: Iyo ziri zo zije zitaha zabira. 

                    Nabonye ari inka atari imbogo. Ntibavuga: Nabonye ziri inka zitari imbogo. Indi ruhamwa mburabuzi ishingiye ku nyibutsanteko ikoreshwa mu nshinga z’inshoberamahanga mu nteko ya 12. 

                    Ingero

                     • Karahanyuze, karabaye. Ni agaki? Ni akantu.  Iyo ruhamwa igenga isanisha ariko itagaragara. 

                    Ingero 

                    • Habayeho umugabo. 

                    • Habanabakize. 

                    • Hazatura umuhanga. 

                    • Haraza abantu benshi. 

                    • Habuhazi.

                     Icyuzuzo Musome interuro zikurikira maze mugerageze gutahura imimaro y’amagambo yanditse atsindagiye: 

                    1. Bugingo akunda umugati.

                     2. Hitamo ikiza ureke ikibi. 

                    3. Yahaye umwana amata. 

                    4. Umubyeyi ahaye umwana umugati 

                    5. Akubise impyisi inkoni

                    6. Yashinze umukozi we umurimo wo kubaka urugo. 

                    7. Bakorera mu ibanga rikomeye. 

                    8. Ni ubwa gatatu yiyamamaza ntatorwe. 

                    Inshoza y’icyuzuzo

                    Icyuzuzo n’ijambo cyangwa itsinda ry’amagambo aherekeza inshinga akuzuza igitekerezo cyayo.  Habaho icyuzuzo mbonera, icyuzuzo nziguro, icyuzuzo k’ingereka.

                     Icyuzuzo mbonera 

                    Icyuzuzo mbonera ni icyuzuzo gikurikira inshinga kitagombye kunyura ku rindi jambo. 

                    Ingero 

                    • Bugingo akunda umugati. 

                    • Ndashaka ikiza 

                    • Yahaye umwana amata

                     Icyuzuzo mbonera kibamo ibice bibiri 

                    Hari ikibonezwaho igikorwa: Kitwa ntega; haba n’ikifashishwa kugira ngo igikorwa kigerweho: cyitwa ntegesha. Icyuzuzo ntega Icyuzuzo mbonera ntega gisubiza ibibazo: 

                    Nde?: Ukunda nde? 

                    Iki?: Mwariye iki? 

                    Ngahe?: Utunze inka zingahe? 

                    Gukora iki?: Agiye gukora iki? 

                    Icyuzuzo ntegesha 

                    Akenshi kijyana n’icyuzuzo ntega, ni rimwe na rimwe gishobora kugenda cyonyine. Icyuzuzo ntegesha kivuga:

                     • Icyo igikorwa kigenerwa: Umubyeyi ahaye umwana umugati. 

                    • Icyo bifashisha: Akubise impyisi inkoni 

                    • Icyo icyuzuzo ntega giteganyirijwe: Gushinga umurimo umuntu.

                    • Icyo batanga kugira ngo icyuzuzo ntega kiboneke: Gukwa umukobwa amafaranga. 

                    • Icyo icyuzuzo ntega kibereye umutungo:Guha umuntu inka. 

                    • Icyo icyuzuzo ntega kiriho: Hanagura umwana amarira ku matama.

                    Ikitonderwa

                    Mu isesenguranteruro ntituzatandukanya icyuzuzo ntega na ntegesha, byombi tuzabyita icyuzuzo mbonera tubitandukanya n’icyuzuzo nziguro. 

                    Icyuzuzo nziguro

                    Gisobanura ingiro kivuga uko igikorwa cyangwa imimerere biba, aho bibera, igihe bibera, inshuro biba n’ibindi. 

                    Habaho icyuzuzo nziguro cy’uburyo, icy’ahantu, icy’inshuro, icyunga n’ikigereranya. 

                    Icyuzuzo nziguro cy’uburyo 

                    Ingero 

                    • Kugenda amaterekamfizi.

                    • Gukora mu ibanga. 

                    • Gusenga Imana udatuza. 

                    • Kwiruka amasigamana. 

                    • Ryama wubamye. 

                    Icyuzuzo nziguro cy’ahantu 

                    Ingero 

                    • Batuye i Rusizi 

                    • Abakirisitu basengera mu Kiriziya no hanze. 

                    • Muba ahantu heza.

                     Icyuzuzo nziguro k’igihe 

                    Ingero 

                    Ejo twari i Nayirobi (Nairobi) 

                    • Ndaza nimugoroba

                     Icyuzuzo nziguro k’inshuro 

                    Ingero 

                    • Turya inshuro eshatu ku munsi 

                    • Twaganiriye kenshi 

                    • Ni ubwa gatatu yiyamamaza ntatorwe. 

                    Icyuzuzo nziguro cyunga 

                    Ingero 

                    • Utahe na ntashya.

                    • Guca ukubiri no gucumura. 

                    • Ukarabe no ku birenge.

                     Icyuzuzo nziguro kigereranya kijyana buri gihe n’icyungo nka.

                     Ingero 

                    • Yitwara nk’umusinzi. 

                    • Kora nk’uko wabyize

                    • Agaragara nk’umunyabwenge. 

                    • Yahengereye nko mu museso arigendera.

                     Ibyuzuzo by’ingereka 

                    Ni ibyuzuzo bizanwa n’uko ingereka yiyongereye ku nshinga cyangwa se ibyuzuzo bituma inshinga igira ingereka.

                     Ingero

                    • Ingoma zivugira umwami. 

                    • Ahingisha majagu. 

                    • Guhungana ihubi. 

                    • Agasaza kamwera akandi kuzakamwa. 

                    • Yigana terefone ku ishuri. 

                    Ikitonderwa 

                    Hari ingereka zimwe na zimwe zizana icyuzuzo kibanjirijwe n’icyungo. 

                    Ingero

                     • Uyu murima uhingwa na Karisa.

                     • Mugabo yigana na Gatabazi. 

                    Izindi ngereka ntizitwereza ibyungo. 

                    Ingero 

                    • Nyirarukundo yandikiye Rukundo. 

                    • Kuvomesha urutete. 

                    • Ikinyarwanda kigika neza. 

                    • Kanaburenge agendesha amaboko. 

                    • Inka zatashye kare.


                    Ubu nzi: Ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo. 

                    Ubu nshobora: Kubaka interuro ziboneye nubahiriza ibice by’ingenzi bigize interuro. 

                    Isuzuma

                    Umwandiko: Ingaruka z’ibiyobyabwenge mu rubyiruko 

                    Urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, rugira ibibazo bijyanye n’imyigire, ibijyanye n’ubuzima cyane cyane ubwo mu mutwe, ibibazo by’imibanire na bagenzi babo, ndetse n’ibyo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera. Hiyongeraho kandi ibibazo batera imiryango yabo, abaturanyi babo ndetse n’igihugu muri rusange. 

                    Mu bijyanye n’imyigire, usanga abana bishoye mu biyobyabwenge basubira inyuma mu manota, bagahora basiba ishuri kandi ntibakore imikoro bahawe, ndetse abenshi bikabaviramo kureka ishuri burundu. 

                    Byaragaragaye ko guta ishuri kw’abana no kwitwara nabi k’urubyiruko ruri mu mashuri, akenshi biba bifitanye isano n’ibiyobyabwenge. Abana banywa ibiyobyabwenge kandi si bo bonyine bigiraho ingaruka, ahubwo bizigira no kuri bagenzi babo bigana. Hari abagerageza kubigana, abandi bakabafataho urugero rubi. 

                    Mu bijyanye n’ubuzima, usanga abanyeshuri banywa ibiyobyabwenge buzuye ibikomere ku mubiri baterwa no kugwa basinze, abandi ugasanga bafite indwara zituruka ku kwangirika kw’inyama zo mu nda, ndetse n’iziterwa no kwiyandarika harimo n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina. 

                    Abana bakoresha ibiyobyabwenge kandi bakunze guhura na za gisida zibaviramo urupfu, cyangwa bo ubwabo bakiyahura cyangwa se bakaba bakora ibyaha byo kwica kuko ibiyobyabwenge biba byabasaritse. 

                    Kurwara sida na byo byagaragaye nk’ingaruka y’ibiyobyabwenge kuko benshi iyo byamaze kubafata ntibaba bakimenya kwirinda kubera ko baba bataye ubwenge. 

                    Izi ngero nke dutanze zirerekana ububi bw’ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ku bijyanye n’ingaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima bwo mu mutwe, twavugamo izi zikurikira: kumva yiyanze, kudakura mu bwenge, guhora yigunze no guhunga aho abandi bari, n’iyindi myitwarire idahwitse. Abanywi b’ibiyobyabwenge usanga bitwara nabi, ntibagire gahunda, bagahora batekereza kwiyahura, ndetse bakabigerageza. Abanywi b’ibiyobyabwenge usanga kandi barahawe akato na bagenzi babo kuko baba babangamiye. 

                    Ikintu kibi gikomeye ibiyobyabwenge bitera ku muntu ubinywa, ni uko bibanza kumwangiza mu bwonko, bikamuhindura umugaragu wabyo,  ku buryo igihe cyose atabibonye yumva hari icyo abuze mu mubiri we. Ubisomyeho rero ntaba akibicitseho, kuko mu mwanya muto ubwonko bwe buba bwatokowe, ntabe akibona ibibi byabyo. Buhoro buhoro rero bimuhindura imbata yabyo, ntabe agishoboye kubaho atabikoresheje, agatangira gusebayangwa, mu gihe gito akaba ahindutse umusazi. Si ikintu rero ugomba kuvuga ngo reka numveho rimwe, kuko usomyeho ntaba akibiretse.

                    Ibiyobyabwenge bigira kandi ingaruka ku muryango, bikawutera guhungabana. Ari ababyeyi, ari n’abana bavukana n’umunywi w’ibiyobyabwenge, usanga byarabagizeho ingaruka zo kubabazwa no kubona umuvandimwe wabo yitwara nabi. Ntitwakwibagirwa kandi ko ibiyobyabwenge bitwara amafaranga yakagiriye akamaro umuryango. 

                    Umutwaro bitera igihugu wo uraremereye: ibiyobyabwenge bituma umusaruro uba muke, kuko abakawutanze birwa bakora ubusa. Bitera kandi ibyaha bitandukanye, kuvuza indwara zijyana na byo na cyo kikaba umuzigo uremereye. Kugira urubyiruko rero rudashobora gukora ni igihombo gikomeye ku gihugu.  Uretse ko nyine byangiza ubinywa bikanababaza abo mu muryango we, umunywi w’ibiyobyabwenge atera ibibazo igihugu, kuko nta cyo aba akimariye. 

                    Mu kwanzura twavuga ko ibiyobyabwenge bifitanye isano ya hafi no kwitwara nabi k’urubyiruko. Ibyaha bikorwa n’urubyiruko akenshi bituruka ku biyobyabwenge. Abana bakiri bato rero bagomba kurindwa ibiyobyabwenge mu buryo bwose bushoboka. Nta mwana ukwiye gutozwa kunywa inzoga cyangwa gutekera itabi. Abana na bo bagomba kwirinda kwigana imico mibi babonana bagenzi babo, bakagendera kure abafite izo ngeso mbi. N’ubundi baca umugani ngo” ihene mbi ntuyizirikaho iyawe.” 

                    Uhereye ku bivugwa mu mwandiko, gerageza gusobanura aya magambo hanyuma ugende uyakoresha 

                    1. Ubuzima bwo mu mutwe 

                    2. Byabasaritse/ gusarika 

                    3. Imyitwarire idahwitse 

                    4. Guha umuntu akato 

                    5. Ihene mbi nta wuyizirikaho iye. 

                    6. Gusebayangwa. 

                    Koresha aya magambo mu nteruro ziboneye: 

                    (a) Guha umuntu akato 

                    (b) Imyitwarire idahwitse.

                    Subiza ibi bibazo mu magambo yawe bwite, uhereye ku bivugwa mu mwandiko

                    1. Ni izihe ngaruka ibiyobyabwenge bitera: 

                    • Umuntu ubinywa? 

                    • Umuryango we? 

                    • Igihugu muri rusange? 

                    2. Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku muntu ubinywa. Kuki abantu bakomeza kubinywa kandi bazi ko byangiza ubuzima? 

                    3. Ni gute ibiyobyabwenge bifitanye isano ya hafi no kwitwara nabi k’urubyiruko? 

                    4. Umaze kumenya ububi by’ibiyobyabwenge, ni uwuhe mwanzuro wumva wafata kugira ngo utazagwa mu mutego w’ababinywa? Ni iyihe nama wagira abandi bana batarabinywa? 

                    5. Niba hari uwo uzi ubinywa wamugira iyihe nama? 

                    6. Ubona ibiyobyabwenge byacika gute mu rubyiruko? 

                    Kora interuro ebyiri ziboneye zigaragaramo ruhamwa, inshinga n’icyuzuzo. Garagaza icyuzuzo muri izi nteruro uvuge n’ubwoko bwacyo.

                     (a) Twakoze ikizamini cy’Ikinyarwanda. 

                    (b) Mpera umwana icyo ashaka. 

                    (c) Musenge Imana ubudatuza. 

                    (d) Mukundane nk’uko nange nabakunze. 

                    Sesengura izi nteruro ugaragaza ruhamwa, inshinga n’icyuzuzo 

                    (a) Imvura nyinshi yangije imyaka yacu. 

                    (b) Kugenda cyane bitera kubona. 

                    (c) Umunywi w’ibiyobyabwenge abera umuzigo umuryango we n’igihugu. 

                    (d) Ikoranabuhanga rishobora gukemura ibibazo by’amakimbirane. 

                    Guhanga bandika: 

                    Hanga inkuru ishushanyije ku nsanganyamatsiko wihitiyemo.

                    • Uko ingimbi yarererwaga mu itorero 

                      Umutware w’ibwami ni we watoraga intore, cyangwa rimwe na rimwe umwami akazitorera. Abatware bose si ko batoraga intore. Zatorwaga n’abafite abagaragu benshi kandi batunze inka nyinshi. Iyo umutware yashakagaga kurema umutwe w’intore yabanzaga kumvikana n’umuntu uzazigisha. Uwo mutware w’itorero yabaga yarabaye intore mu wundi mutwe, akaba azi iby’ubutore byose: indirimbo, ibyivugo, imihamirizo n’imihigo. Akaba azi kwiyereka icumu, kwiyereka umuheto, kwiyereka ingabo. Akamenya kwinikiza, gutaraka no kwiyereka byahebuje, azi guhashurana ari byo gukinisha amacumu, akamenya kumasha, gutebanwa barasa kure cyangwa batera icumu no kwiruka basiganwa. Mbese ari kabuhariwe mu by’ubutore. Nuko umutware yamara kubona uzategeka umutwe ashaka kurema, agatumira abagaragu be akabamenyesha ko agiye kurema itorero, akabaka abana babo bagimbutse. Bakava aho bazi ko bazatanga intore. Bityo umwana w’umuhungu utarashyingirwa, kuva ku ngimbi kugeza ku musore agatangwaho intore. 

                      Umutware yabaga yarashatse umusozi mwiza mu misozi ye, uzashyirwaho itorero. Uwo musozi wagombaga kuba ufite ahantu hategamye, hategereye ingo, hadacibwa n’abantu benshi cyangwa amatungo. Mbese hatavogerwa. Kuri uwo musozi kandi ni ho hacibwaga ibiraro by’intore n’iby’ingishywa zabo. Hakubakwa n’icumbi ry’umutware w’intore. Ni ho higirwaga imihamirizo y’amoko yose. Bakahigira kuba abakogoto barasa intego, bamasha uruti biga kuzibukira, bahiganwa kurasa kure. Ni ho bigiraga gutera icumu kure no kuboneza icyo bateye. Bakahitoreza kurwanisha ikitwa intwaro cyose: inkota, icumu no gukinga ingabo. Bahigiraga no guca ibico n’ibindi byose byigishaga kuba ingenzi, kuba intwari zidakura ibirenge, ntizihinyuke ngo zihemuke. Mbese itorero warigereranya n’aho abasirikari bamashira. Intore zikaba ingabo z’igihugu z’icyo gihe. 

                      Nta mwana wijyanaga mu itorero atajyanywe na se. Igihe cyo gutanga intore cyarageraga umubyeyi akaba ari we wijyanira umwana akamwereka shebuja. Shebuja yamara kumubona no kumushima akamwoherereza umutware w’intore. Ati, “Mumushyire kanaka, ugenga umutwe uyu n’uyu ibunaka”. Umwana yamara gushyikirizwa umutware w’intore, se akamucumbikira, akamusigira abamufataho igihe n’inka z’ingishywa, agasubira kwa shebuja asezera; hanyuma agataha. Umutwe w’intore wabaga ugizwe n’abana bageze nko kuri mirongo itandatu. 

                      Intore zari zifite amategeko azigenga. Mu magambo avunaguye amategeko yazo y’ingenzi ni aya akurikira: kumvira muri byose, kubyuka kare, kutabura mu itorero na rimwe keretse urwaye, kutabura mu gitaramo no mu yindi mirimo y’intore. Mu burere bw’abana babaga bari mu itorero, abarezi babo bakomeraga cyanecyane ku kinyabupfura mu kurya, mu kuvuga, mu ngendo no mu ndoro. Bagakomera no ku isuku y’umubiri n’iy’imyambaro. Igihe cyose no mu byo bakoraga, babaga bari hamwe, uretse igihe nk’umwe yabaga agiye ku kiraro. 

                      Intore zari zifite imirimo zishinzwe. Muri yo iy’ingenzi ni iyi: gutarama ibutware, kujya mu itorero igihe cyose ryabaye, kujya mu yindi mikino bitorezagamo imyiyereko y’amoko menshi; kumenya guhiga no kuvuga ibigwi. Igitaramo cyarimo ibice bibiri: igitaramo gisanzwe cyatangiraga ku mugoroba kikarangira ijoro rigeze hagati, hakaba n’igitaramo kidasanzwe; cyatangiraga ku mugoroba kigakesha ijoro. Icyo gitaramo kitwaga “inkera y’imihigo”. Igitaramo kigishaga intore kumenya kuganira, kuvuga neza, gushira umususu no gushyomoka cyangwa kumenya imvugo ikwiye n’idakwiye. Kubera ko intore zaturukaga imihanda yose y’u Rwanda, zigihura ntizahuzaga imvugo. Ni yo mpamvu umutware w’intore yashingwaga guhuza imvugo rusange y’intore. Agahimba indirimbo z’inkera, ibyivugo, kumenya kuvuga amacumu ari byo bigwi. Mu bitaramo habaga hari abantu bakuru bazi iby’intore bakazigisha, kandi bakazigorora buhoro buhoro ugasanga intore zijijutse kandi zisobanukiwe mu bitekerezo, mu mvugo, mu migirire, mu bugenzi, mu butwari budahemuka, ntihabe hari uwatererana undi ari mu kaga. 

                      Uretse ibyo kandi, ni ho bigiraga uburyo bwo gucyocyorana. Ariko ntibapfaga gucyocyorana uko bashatse, bagiraga uburyo bakurikizaga, nko gukoresha imvugo ikwiye bakayikoresha mu gihe cyayo. Intore y’ukuri ntiyapfaga gucyocyorana hato na hato. Gucyocyora abantu bakuru: umwami, ba shebuja, ba nyirabuja, ababyeyi, mbese abantu b’abapfasoni, ntibyemerwaga, keretse iyo babaga babasembuye ubwabo bagira ngo barebe ko atari ibigwari. Na byo kandi intore zabikoranaga ubwitonzi cyane.

                      Igitaramo kidasanzwe cyari igitaramo cyakeshaga ijoro. Muri icyo gitaramo umutware w’intore yagitumiragamo bagenzi be batoranyijwe, aziho ubuhanga bwo kumenya gukesha igitaramo. Umutware w’intore yateguraga icyo gitaramo yarabanje kwigisha igihe kinini intore ashinzwe. Abo yatumiraga b’abahanga muri byo, kwari ukugira ngo bagire icyo bagaya bagikosore kandi bongeremo ikibuze. Igitaramo cyari ikintu gikomeye cyane mu burezi bw’intore. Kuba intore nyayo, kuba ingenzi mbese ubutore bwuzuye, byagaragariraga ahantu habiri: ni mu gitaramo no mu itorero. Imico myiza cyangwa se mibi y’intore kanaka, umutware wabo yayimenyeraga mu bitaramo. Abasinzi, abarwanyi n’abandi bafite izindi ngeso mbi, ni aho yabamenyeraga. Uwabaga yarashinzwe kurera abana bari mu itorero, yagiraga uburenganzira bwose bwo kubahanisha ibihano byinshi. Yabacaga ibihano bikomeye, ndetse kugeza no ku nka. Igihano intore kanaka yabaga yaciwe, se yagitangaga vuba, kuko yatinyaga ko shebuja yava aho amenya ibyabaye ku mwana we. Byari ubusembwa bubi kuba igifura mu gitaramo. Yabaga agayitse, ndetse ibi byakwimisha n’umugeni mu miryango. Ababyeyi bamenyeragaho ko umwana wabo atazashobora ubuhake, ndetse ga no kubaka urwe rugo no kubanira inshuti: ari iza se, ari n’ize bwite. Iyo umwana uri mu itorero yageraga aho kunanirana, se yamusimbuzaga undi.  Atamugira, akamuca mu bavandimwe be cyangwa inshuti kuko byari inenge kugira umwana akananirana mu itorero. Ni cyo gituma ababyeyi babaga bafite umwana mu itorero bagombaga kumwitwararika cyane ngo ejo atazica igitaramo cyangwa akazaba ikigwari. Kugira umwana mu itorero ry’umutware uguhatse mu nka, byari ishema rihagije ku babyeyi. 

                      Hacaga iminsi abana bitoza ibijyana n’itorero byose, umutware wabo yabona ko bamaze kubimenya, agasaba shebuja ko intore zimwiyerekera. Ubwo shebuja na we akararika ababyeyi bafite abana muri rya torero, cyane abigeze kuba mu matorero. Umunsi wo gucyura intore ubwa mbere wabaga ukomeye ku mutware wazo. Yabaga yitwararitse cyane ngo intore yigishije zitazagira aho zikemwa, akagayika kwa shebuja no ku babyeyi b’abana. Ku babyeyi na bo ni uko; babaga bafite impungenge, bagira bati : “Umwana wacu none yaba yarananiwe byazavugwa hehe”!  Abana na bo, bahamirizaga neza ngo batagawa bakagayisha ababyeyi babo. Mbese uwo munsi wabaga uwo kwerekana icyo amatorero amariye igihugu. Ishyaka ry’intore ryaheshaga ababyeyi ishema, rigahesha abana ishimwe ibukuru, ku mutware no ku babyeyi babo. Uwashinzwe kurera ba bana we, bikamuhesha ingororano kwa shebuja no ku bo arerera.

                      Intore zamaraga kwerekana imihamirizo, hagakurikiraho gutaramira umutware. Ubwo bakabyita ko umutware yavunyishije intore. Bateraniraga mu nzu imwe, bayahabuwa inzoga. Iyo nzoga kandi yafatwaga n’umutware w’izo ntore nyine. Inzoga bahabwaga ubwo yitwaga inzoga y’imihigo. Ikaza umutware amaze kwicara. Bayiterekaga imbere y’aho yicaye, we n’abantu bakuru batuwiwe. Iyo nzoga yashyirwagamo umuheha umwe rukumbi. Imihigo igatangira babanje guhanika ikobe. Hagakurikiraho indirimbo irimo ikivugo cya buri ntore. 

                      Icyo kivugo cyatangiriraga iteka mu izina ry’uwo mutware w’intore. Urugero: Niba izo ntore zitwa “indahangarwa”, uwivuze wese yagombaga gutangiza “indahangarwa” avuga ngo “Ndi indahangarwa ikanika inshuro, ingabo nziza twibasiye ishyanga, ndi rusarikantambara”. Ukurikiye na we ati: “Ndi indahangarwa ya ruhararakuboneza, nyiri isuri idahangarwa n’intanage”. Bityobityo, uwivuze wese agahera kuri iyo nteruro rusange. Uwabaga arangije kwivuga, yateraga intambwe agana aho shebuja yicaye, Akegera avuga imihigo. Yageraga bugufi bwa shebuja, akicarira utw’abakamyi akavuga ibigwi, asezerana kuba intwari idahunga ku rugamba, kuri shebuja no kuri bagenzi be. Mbese kutazahana igihugu. Akarata ubutwari bwa se n’ubw’inshuti ze. Akarata ubutwari bw’umutwe arimo. Akarangiza avuga ko ubwo butwari n’ubwo bwiza bitazamutezukaho. 

                      Imihigo yararangiraga, abakuru batumiwe bakagorora intore. Aho bagaye, ari mu mihamirizo, ari mu gitaramo, bakahagorora. Aho bashimye bakahavuga. Ndetse habagaho n’ubwo umutware agororera bamwe mu b’ingenzi mu guhamiriza no mu gutarama. Inkera y’imihigo yarangiraga mu rukerera, bagataha bajya kuryama. Amatorero ntiyaberagaho gushimisha abareba imikino cyangwa kumva imvugo nziza y’intore gusa. Ahubwo byari ukurera urubyiruko ngo ruzavemo abantu b’abagabo. Abantu bakunda abandi, badahana abandi mu byago, abantu b’ishyaka bakunda igihugu, bakakirwanira bacyungura mu byiza byose, bakirengera kiramutse gitewe n’abanzi. Mbese amatorero yaberagaho cyane kurera abantu b’intwari, b’umurava, bapfira abandi, ari mu itabaro, ari mu kaga ako ari ko kose. Itorero ryari nk’urugerero rw’abasirikari.






                      − Umwana atumvira se na nyina yumvira ijeri. 

                      − Namubwiye ati:”Ndinda tujyane” aranga aransiga. 

                      − Ni nge namutumyeyo. 

                      − Ishya ry’amashyamba riterwa n’imiyaga ikaze. 

                      − Intore zari zifite amategeko azigenga. 

                      Inshoza y’isanisha

                       Isanisha ni ihuza ry’amagambo mu irema ry’interuro akajyana yose ku buryo butunganye. Iyo isanisha ritakozwe neza, interuro iba ikocamye bigatuma ubutumwa budatambuka uko bikwiye kuko abenerurimi bo baba bumva uvuga aba asa n’aho atazi neza ururimi avuga cyangwa yandika. 

                      Ingero 

                      1. Umushyitsi muhire aratugendereye tumuzimanire. 

                      2. Abasore  banini barahuye barahoberana maze barishima

                      Muri izi nteruro uko ari ebyiri harimo amagambo agenga indangasano z’amagambo yandi bifitanye isano ari yo bita “amagambo ngengasano”. Mu nteruro ya (1) ijambo ngengasano ni “umushyitsi”, mu nteruro ya (2) ni “abasore”.  Amagambo afitanye isano n’ijambo ngengasano yisanisha na ryo maze agafata indangasano ituma ajyana n’iryo jambo mu nteruro cyangwa mu bice byayo nuko buri jambo rikisanisha na ryo ku giti cyaryo. Bityo interuro ikozwe ikaba itunganye. 

                      Isano iri hagati y’amagambo mu nteruro

                      Ruhamwa: ni ijambo cyangwa urujyano rw’amagambo bigenga interuro rikanashingirwaho isanisha ry’andi magambo biri kumwe muri iyo nteruro. 

                      Inshinga: inshinga ni yo igaragaza igikorwa, imimerere cyangwa imiterere ya ruhamwa ikanaheka ibyuzuzo biri mu nteruro.

                      Icyuzuzo: ni ijambo cyangwa urujyano rw’amagambo bivuga icyo imimerere cyangwa igikorwa cya ruhamwa byerekejweho, uburyo cyangwa inshuro biba, ahantu cyangwa igihe bibera. Icyuzuzo gishobora kandi kugaragaza ikiyongereye kuri ruhamwa cyangwa kugira ikigereranyo na yo. 

                      Isanishantego mu nteruro 

                      Isanishantego ryiga uko amagambo ahindura intego yisanisha mu rwego rw’intego n’andi bihuriye mu nteruro; iryo hindurantego rikajyana kandi n’igitekerezo uvuga afite. Ibyo bigaragarira cyane mu itondaguranshinga. Amagambo yisanisha ni inshinga, ntera, ingirwanshinga, izinantera n’ikinyazina. Ayo magambo agenda yisanisha n’izina hakurikijwe inyito rusange  cyangwa inyito bwite y’ijambo. 

                      Inzira zitandukanye z’isanisha mu nteruro Isanisha rigengwa n’inyito rusange y’ijambo 

                      1. Bene iri sanisha usanga  muri rusange rigengwa

                      n’inteko y’izina ryisanishwaho n’andi magambo. Iri sanisha rigaragara mu nteruro ifite ijambo rimwe cyangwa menshi yibutsa inyito eshatu z’ibanze mu Kinyarwanda: Umuntu/abantu, ibindi biremwa n’ibitekerezo (ikintu/ibintu) n’umwanya n’igihe (ahantu/igihe). Ni isanisha rigaragaramo ingeri nyinshi zitandukanye, muri zo twavuga. 

                      2. Isanisha rigengwa n’izina ridafite interurajambo

                      Izina rigenga isanisha riba rishobora kuvuga umuntu cyangwa ikintu. Iri sanisha rikorwa hakurikijwe inteko y’izina andi magambo agenda yisanishaho. 

                      Ingero

                      • Umuntu  munini arahinga. 

                      • Abantu banini barahinga. 

                      • Dodo  imwe iraryoha. 

                      • Dodo  nyinshi ziraryoha.

                      • Igiti  kinini kiratemwa. 

                      • Ibiti binini biratemwa. 

                      3. Isanisha rigengwa n’izina saa 

                      Isanisha ry’amagambo ari mu rujyano rw’izina saa rishingira ku mubare w’amasaha. 

                      Ingero

                      • Saa moya irageze. 

                      Isaa saba zirageze. 

                      • Isaha ya saa saba irageze.

                      4. Isanisha rigengwa n’amazina ahujwe n’icyungo

                       Iyo amazina agenga isanisha ahujwe n’icyungo, isanisha rijya muri ngenga ya 3 y’inteko ya 2. Naho iyo amazina agenga amasano agizwe n’abantu n’ibintu cyangwa ibindi bintu bisa, isanisha rijya muri ngenga ya 3 y’inteko ya 8. 

                      Ingero 

                      • Umwana na se barasa. 

                      • Umwana n’igitoki biraguye.

                       • Inzara n’inyota biranyishe. 

                      Iyi nka n’iki gitebo biragurishwa. 

                      5. Isanisha rigengwa n’ ikinyazina ngenga 

                      Iyo isanisha rishingiye ku binyazina ngenga byo muri ngenga ya 1 n’iya 2, isanisha rikorwa nk’uko izina umuntu / abantu risanzwe ryisanisha, naho isanisha ry’inshinga rigakurikiza indangasano za ruhamwa zo muri ngenga ya 1 n’iya 2. 

                      Ingero

                      • Nge munini ndagaragara. 

                      • Wowe muto uragaragara. 

                      • Twe banini turagaragara. 

                      • Mwe bato muragaragara. 

                      6. Isanisha rigengwa n’imbundo cyangwa inyangingo 

                      Iyo imbundo n’inyangingo biba bifite inshoza y’ibintu, isanisha rikorwa mu nteko ya munani. Naho iyo imbundo ifashwe nk’izina, isanisha rikorwa mu nteko ya cumi na gatanu. 

                      Ingero 

                      • Korora birarushya. (nt.8) 

                      • Wigisha umwana bikamugirira akamaro. (nt.8) 

                      • Kugenda cyane bitera kubona. (nt.8) 

                      • Gutandukana n’inshuti kurababaza. (nt. 15)

                      7. Isanisha rigengwa n’imigereka

                       Inege zimwe z’imigereka zigenga amasanisha ashingiye ku nteko zikomokaho. 




                         


                          

                          

                           

                      Imimaro y’amagambo mu nteruro yoroheje 

                      Soma izi nteruro witonze maze ugerageze kwerekana interuro zivugitse neza n’izitavugitse neza kandi  ugerageze gutanga impamvu:  

                      − Umutwe umwe ntiwigira inama. 

                      − Imbeba irya yototera umuhini isuka. 

                      − Amazi meza nta bara agira. 

                      − Imana y’abatindi ibogosha ni yo. 

                      − Umwana utaganiye na se ntamenya ibyo sekururu yasize avuze.

                      Inshoza y’imimaro y’amagambo mu nteruro 

                      Buri rurimi rugira uburyo bwihariye bwo gukurikiranya amagambo mu nteruro kugira ngo interuro ibe iboneye. Iyo umuntu uvuga yitaje ubu buryo arema interuro ikocamye cyangwa itumvikana n’iyo yaba akoresheje amagambo anoze. Haba n’ubwo interuro ihindura igisobanuro. Mu Kinyarwanda, muri rusange ijambo risobanura irindi (imfutuzi) rirarikurikira. Icyakora  ikinyazina nyereka, ikinyazina kibaza, ndafutura n’akajambo “buri” bibanziriza ijambo bisobanura: 

                      Ingero 

                      • Izo ntore zakoraga imihamirizo y’amoko yose. 

                      • Zakoraga yose y’amoko intore izo imihamirizo. (irakocamye)

                      • Bateraniraga mu nzu imwe, bakahaherwa inzoga.

                      • Inzoga imwe nzu bateraniraga mu bakahaherwa. (irakocamye) 

                      • Buri nkoko iri iwabo ishonda umukara. 

                      • Inkoko buri ishonda umukara iwabo iri. (irakocamye) 

                      • Ishonda inkoko umukara iwabo iri buri. (irakocamye) 

                      Mu nteruro isanzwe higaragazamo ibice bibiri: ruhamwa (itsinda rya ruhamwa), na ruhamya (itsinda rya ruhamya). Buri gice (itsinda) gishobora kugabanywamo ibindi bice bito biturutse ku mimaro y’amagambo akigize. Imimaro y’amagambo ishingira ku gusobanura, guhuza, kwerekezwaho igikorwa, igihe gikorerwa, aho kiri, gikorerwa cyangwa kibera, kwerekana imiterere, uburyo cyangwa imimerere, inshuro… 

                      Imimaro y’ingenzi y’amagambo mu nteruro ni iyi ikurikira:

                       − Gucirwa cyangwa kwerekezwaho igikorwa: ruhamwa 

                       − Kuvuga igikorwa cyangwa imimerere: inshinga(izingiro ry’interuro) 

                      − Kuzuza: icyuzuzo.

                      Imimaro mito y’amagambo mu nteruro ni:

                       − Gusobanura: Insobanuzi cyangwa imfutuzi. 

                      − Guhuza amagambo cyangwa ibice by’interuro: Impuza cyangwa icyungo.

                       Ikitonderwa 

                      Icyo twise imimaro mito y’amagambo ni imimaro cyanecyane iri hagati y’ijambo n’irindi, ikaba yinjira mu mimaro y’ingenzi.

                      Urugero

                      Iyo tuvuze ngo “umutwe umwe ntiwigira inama nziza”.  Ijambo “umwe”, risobanura ruhamwa, bityo na ryo rikaba riri mu itsinda rya ruhamwa.

                      Bityo rero imimaro y’ingenzi amagambo agira mu nteruro ituma yigabanyamo amatsinda atatu y’ingenzi ari yo: Ruhamwa, izingiro (inshinga) n’icyuzuzo. Imimaro mito ni imfutuzi  cyangwa insobanuzi n’impuza.

                      Imfutuzi 

                      Imfutuzi cyangwa insobanuzi ni ijambo ryose risobanura izina cyangwa irisobanura amagambo yo mu bwoko bw’ashobora gusimbura izina, cyangwa irisobanura umugereka. Ijambo risobanura irindi rishobora kuba ari ijambo risanishwa cyangwa ridasanishwa.

                      Ingero 

                      (a) Amagambo asanishwa ashobora kuba imfutuzi: 

                      • Andika ibintu bisomeka. 

                      • Amazi anyobwa nta bara agira. 

                      • Umusozi muremure. 

                      • Uriya umwe nagende. 

                      (b) Amagambo adasanishwa ashobora kuba imfutuzi:

                      • Umukara tsiriri. 

                      • Amazi buzi. 

                      • Inzovu rubunga.

                      • Intare rutontoma. 

                      • Impyisi mahuma. 

                      • Umuco karande. 

                      • Inzira nyabagendwa. 

                      • Inyaga gahembe.

                      Impuza

                      Ni ijambo rihuza ayandi cyangwa rihuza inyangingo. Amagambo ashobora kuba impuza ni aya: 

                      (a) Ibyungo 

                      • Gahigi na Kalisa barakundana. 

                      • Ndabyumva nk’uko ubyumva. 

                      (b) Ingirwanshinga 

                      • Ubabwire uti: “Nimusigeho gukubagana”. 

                      • Ubikore utyo. 

                      • Ameze ate? 

                      • Aha ni wowe wahagize utya? 

                      (c) Indangahantu 

                      • Ngiye mu nzu. 

                      • Atuye ku Ijwi. 

                      • Arashaka kujya i Bugande. 

                      (d) Urujyano rw’amagambo

                      • Kubera ko, kugira ngo, ku mpamvu z’uko… 

                      (e) Andi magambo ashobora kuba impuza: 

                      • Akunda nyina kurusha se.

                       • Ahubwo nimuze hano. 

                      (f) Uturemajambo tw’inshinga tumwe na tumwe tugira umumaro nk’uw’impuza: 

                      • Ararya akaryama. 

                      • Uzarima unatere. 

                      Ruhamwa

                      Ruhamwa ni ijambo ryitirirwa  igikorwa cyangwa imimerere. Amagambo ashobora kuba ruhamwa ni: 

                      − Izina: Imbeba irya umuhini yototera isuka.

                       − Ikinyazina: Umwe arya bihora.

                      − Izina ntera: Irigoyi ryica kurusha irirundi. 

                      − Imbundo: Gukunda birashimisha. 

                      − Ikinyanshinga: Utabusya abwita ubumera. 

                      − Umugereka: Kera kabaye araza. 

                      − Urujyano rw’amagambo: Ku kwezi ntihaba umwuka. 

                      Gusesengura interuro yoroheje ugaragaza imimaro y’amagambo mu nteruro


                      Inshoza y’interuro yoroheje

                       Interuro yoroheje bita iy’inyabumwe ni interuro ifite inshinga imwe itondaguye yumvikanisha ubutumwa bumwe, budasobekeranye.

                       Ingero 

                      • Ngwino. 

                      • Uyu mwana azagendera imitego. 

                      • Ndakakwambura! 

                      • Ugiye he? 

                      • Urugori barukoresha imikebyo migari y’ibikenyeri by’amasaka n’imitamu y’insasanure cyangwa urumamfu.

                      Mu gusesengura, interuro hari inzira nyinshi zishobora gukoreshwa ariko iz’ingenzi ni izi zikurikira:

                      (a) Imisesengurire isanzwe

                      Ni imisesengurire igaragaza ibice bitatu bigize interuro: Ruhamwa, inshinga n’icyuzuzo. 


                      (b) Imisesengurire ya ruhamwa n’imvugaruhamwa cyangwa ruhamya

                      Iyi misesengurire icamo interuro ibice bibiri by’ingenzi ari byo: 

                      Itsinda  rya Ruhamwa cyangwa itsinda ry’izina: rigizwe na ruhamwa n’imfutuzi zayo zose. Iryo tsinda ry’interuro ryerekana ukora igikorwa cyangwa uwo igikorwa gikorerwaho. Ni Ruhamwa y’inshinga. Hashobora rero kubaho ruhamwa igizwe n’amagambo arenze rimwe, icyo gihe ni bwo bavuga ko ari itsinda rya ruhamwa. 


                      Ruhamya cyangwa  itsinda ry’inshinga: ni cyo bamwe bita imvugaruhamwa, kikaba ari igice k’interuro kigizwe n’inshinga n’ibyuzuzo byayo. Ruhamya itangirira ku nshinga mu nteruro kuko ari bwo baba batangiye guhamya ruhamwa uko iteye, icyo ikora. Kubera ko icyo gice kigengwa n’inshinga kitwa itsinda ry’inshinga mu gihe itari yonyine. 

                      Urugero 

                      Ya nka nini y’umusengo yabuze. 

                      • Itsinda rya Ruhamwa(TS. RH.): Ya nka nini y’umusengo 

                      • Inshinga (SH): yabuze. 



                      Isuzuma 

                      Soma uyu mwandiko hanyuma ukore imyitozo ikurikira 

                      Tumwe mu turango tw’umuco nyarwanda 

                      Umuco w’abantu batuye igihugu runaka akaba ari imbumbe utakwitiranywa n’undi kandi aka ari urusobe rw’ibintu byinshi. Bimwe mu by’ingenzi bituma umuco nyarwanda uba umwihariko unoze ni ubwisanzure bw’abantu mu bandi, uguhererekanya ibyagezweho, ururimi n’ubuvanganzo, muzika n’imbyino, ubupfura n’uburyo bumva Imana. 

                      Umuntu yisanzurira mu bandi, haba mu muryango we bwite cyangwa mu wo akomokamo cyangwa mu bandi bantu banyuranye ahura na bo adafite icyo apfana na bo. Mu muco gakondo w’Abanyarwanda buri wese yagombaga gufatanya n’abo babana mu mirimo inyuranye ituma bashobora kwibeshaho ndetse no mu bindi bigamije umutekano wa buri wese cyangwa w’igihugu muri rusange. Hari n’igihe byabaga ngombwa ko umuntu atangwaho igitambo kugira ngo abe cyangwa abo akomokamo badahungabana. Nko mu mihango y’igitero, uw’indagu zereraga kuba umucengeri kugira ngo amaraso ye azazane insinzi yemeraga kwitanga kugira ngo umwanzi atsindwe.

                      Umunyarwanda wese kabone n’umwami ubwe yemeraga kumena amaraso bibaye ngombwa kugira ngo igihugu gisugire.  Amatwara yo kwagura igihugu kugira ngo haboneke uruhumekero yabarirwa muri iyi gahunda.  Hari imirimo rusange yashimangiraga ubucuti, ubufatanye ikanerekana ko akebo kajya iwa mugarura. Twavuga nk’ubudehe, umusanzu n’umuganda, gusangira , gutonora no kunywana. Abanyarwanda bibukaga ibihe by’amahina n’urugamba rukomeye bakarya imbuto enye z’ibanze bitaga nkuru ari zo uburo, amasaka, isogi n’inzuzi. Bityo ntahagire iby’ingenzi bibagirwa kandi n’ubusabane bwabo bugasugira. Ibanga ry’ubukesha n’ubumenyi ngiro ryigishwaga abana bose, nta kuvangura ibitsina uretse ubwiru bwari bufite imiryango yihariye. 

                      Guhererekanya ibyagezweho na byo ni inkingi ikomeye y’umuco. Mu muco karande w’Abanyarwanda, ababyeyi bitwararikaga kuraga ababakomokaho ibyo bakuye ku bakurambere babo. Ibyo byagaragariraga mu buvanganzo cyane nko mu bisigo, imigani, ibisakuzo, ibitekerezo, indirimbo n’imbyino.  Uko guhererekanya ubushishozi, ubwitonzi, ubumenyi, urwibutso, ubuhanga n’ubugenge bw’ingeri zose kwagaragariraga cyanecyane mu butegetsi, nko mu bakuru b’imiryango, b’ibitsibo by’imiryango cyangwa abami. Ibwami bashyizeho uburyo bwo guhererekanya uwo murage w’abasokuruza bushamikiye ahanini ku buvanganzo. Ni uko hashyizweho, abasizi, abisi, ibikore, abacurabwenge, abiru n’impara zari zishinzwe umuhango wo kubandwa.

                      Iryo hererekanya ryanabaga mu mihango iranga ibihe bikuru by’ubuzima bw’umuntu: ivuka,  iyatura n’isubizwaho, ugushyingirwa n’irongora n’icyo kwitarura isi. Yego hose ibi birahaba, ariko uburyo, imihango, imvugo n’isesekaza bikanyurana. No mu bitaramo barahigiraga. Byararuhuraga, ariko bakanabyigiramo amateka, inozamvugo, kwifata neza no gutoza ugutwi muzika nk’iyo habaga umuduri, inanga n’ubundi bugeni bwerekeye muzika. 

                      Nta gushidikanya ko uwo mwete wo kubungabunga ibyagezweho  no kubigeza ku bandi ari byo byatumye abashakashatsi nka  Padiri Alexis Kagame, Musenyeri 

                      Aloyizi Bigirumwami, umuhanzi Rugamba Sipiriyani n’abandi bakusanyije ibyerekeranye n’ingeri z’ubuvanganzo nyarwanda gakondo ku buryo bishobora kugera ku b’iki gihe bakamenya ubukungu buhatse.

                      U Rwanda rwateje imbere cyane ikitwa ijambo n’ubunozamvugo. Ururimi rw’Ikinyarwanda ari rwo nzira y’ingenzi y’ubwumvane hagati y’Abanyarwanda ndetse n’ingobyi ihetse umuco rwitaweho cyane. Mu buvanganzo, ijambo rishobora kwerekana imyifatire, imbamutima, ibiri mu mutwe w’umuntu, rigatuma ingiro iriherekeje itaba imfabusa.

                      Tanga ibisobanuro by’amagambo akurikira 

                      Ubuvanganzo, gutonora, amahina, kunywana, kwitwararika, ibikore, ibitsibo by’imiryango, kwatura, gusubizaho, isesekaza.

                       Subiza ibibazo byo kumva umwandiko 

                      1. Mu mwandiko barasobanura ko umuco ari iki? 

                      2. Ni ibihe bintu by’ingenzi bisigasiye umuco nyarwanda? 

                      3. Ni iki kigaragara mu mwandiko kigaragaza ubutwari bw’Abanyarwanda mu muco gakondo? 

                      4. Ni iki abakurambere bacu bitwararikaga kuraga abazabakomokaho? Babinyuzaga mu ki? 

                      5. Ni hehe usanga uburere bw’intore bwakorerwaga havugwa mu mwandiko? 

                      6. Garagaza indangagaciro nyarwanda zigaragara muri uyu mwandiko. 

                      7. Utekereza ko mu muco nyarwanda itorero ryagiraga uruhe ruhare mu kurema ubutwari mu Banyarwanda?

                      Koresha amagambo akurikira mu nteruro ebyirebyiri ziboneye kandi zifite ibisobanuro bitandukanye: 

                      Gutonora, igitero, inzuzi, ubugeni, ingobyi. 

                      Ibibazo ku bwoko bw’amagambo 

                      1. Vuga ubwoko bw’amagambo yose agize aka kandiko. 

                      Umwami ati: “Mbe sinkubwire, have nibakureke nta jambo ryawe na rimwe nahinyuye, iryo wavuze ryose nasanze ari ukuri, ndamuka nkwishe na none simbe urupfu nduguriye, genda uziyicirwe n’urwakuramutse”. 

                      2. Andika aka gace k’umwandiko ushyira amasaku mu ntenuro zikagize 

                      Gacamigani ati: “Ndakabura ibyo mvuga, nange navuga ukuri, uvuga ukuri si urivuga rigahama”! Bati: “Wifuzaga ko umwami apfa”? Ati: “Ntarabyifuza se, se na sekuru bari hehe”? Bati: “Erega kuraho umugome atarinda no kwiyanga ye”! Umwami ati: ”Muciriye inkoni izamba”. 

                      Iyiganteruro 

                      Sesengura izi nteruro ugaragaza ruhamwa na ruhamya: 

                      • Imburagihana yabuze gihamba. 

                      • Uriya musozi muremure uherereye mu Murenge wa Mutete. 

                      Ubuvanganzo

                       1. Sesengura injyana y’uyu muvugo 

                      Bava iyo bibasiye iyo nama 

                      Abavuza ihembe imitwe irameneka 

                      Abamotsi bihebera kuryama 

                      Inkoni irarisha u Rwanda rwose. 

                      Twebwe abatwarwa na Rwubusisi 

                      Tuba dusanzwe tugira ubwoba 

                      Ubwira ari ubwo kujya mu murima 

                      Imirimo y’ino ingana guhamba 

                      Ntawuririra guhumeka

                       Keretse ahari ku cyumweru.

                      2. Vuga ikeshamvugo ryakoreshejwe muri iyi mikarago. 

                      • Bibasiye iyo nama 

                      • Tuba dusanzwe tugira ubwoba 

                      • Ubwira ari ubwo kujya mu murima. 

                      • Imirimo y’ino ingana guhamba

                      Ubuhanzi

                      Kora umwandiko mvugamiterere y’umudugudu w’iwanyu ukoresha imvugo ishushanya. 

                      Imyandiko y’inyongera

                      Ururimi rwoshywa n’urundi 

                      Rimwe umunsi w’ubunani wari wegereje, hakaba umugabo n’umugore bari bamaranye imyaka. Ku mugoroba wa joro baricara baganira ibya mva he na njya he. Reka si umunezero bari bafite bombi, kurya uwo mwaka wari ushize bawufitemo amahoro n’amahirwe bitavugwa! Ariko se urwo rugwiro rwarawushoje? Byabara Kariharya! Henga imbeba, imbeba bubeba, igire itya... iti: “Turururu”, ibace hagati yanduruke! Batangire kuyiha urw’amenyo, bayamirire kahave, baseke bakwenkwenuke, amaso yabo azemo amasonza, aho bazanzamukiye, umugore ati: “iriya mbeba nahoze nyibona muri iriya mfuruka y’epfo!” Umugabo ati: “Oya, imbeba iturutse mu mfuruka ya ruguru, ni ho nahoze nyibona.” 

                      Umugore ati: “Rwose waroye nabi iturutse haruguru!” Umugore ati: ”N’ubundi ndakuzi ntacyo wemera!” Wakwemeye ko nayibonye neza!” Umugabo ati: “Ni ko abagore mwabaye, mujya impaka za ngo turwane!” Aho wenda ni ibyawe, wava aho uhakana ukuri nkubwira, ngo ni ay’abagore!” Umugabo ati: “Ndakuzi.” Umugore ati: ”ndakuzi ari njye!” Si bwo umwe azirimukiwe! Si bwo undi afashe ubushungu! Si bwo bashunguranye ubwo!!! Ye, nguko, ngaho, ruri hasi ruri hejuru, ngurwo urushyi nturuzira, ngiyo inkoni ntuyizira, umva umugeri umva igipfunsi,...! Nuko barakomeza barakuzana, amaherezo baza gukizwa na mbuga. Kuva uwo mugoroba barasirika, ntihagira uwongera kuvugisha undi, barita hanze barawiriza bongera kuwukesha. 

                      Bukeye umunsi w’ubunani uragera. Noneho umugabo,  iby’abagabo agerageza kurura umugore we. Aratangira aramubwira ati: ”Nyiranaa... rwose ko urora umwaka mushya watangiye, tukaba tutari dukwiye kuwutangirana uburakari, twakwirengagije ibyo twagiranye, maze tukawusekera twembi icyarimwe ukazatubera muhire!” 

                      Umugore ati: ”Ni byo uwanyuze burya! Baherako basekera icyarimwe, ibyishimo birabasaba, bifurizanya ubunani, mbese biba nk’aho batigeze bagira icyo bakorerana kibi!” 

                      Hashize umwanya, umugore arahimbarwa abwira umugabo we, ati: ”Erega aho n’ubundi twari twapfuye ubusa! Wowe se ko nakubwiraga ko imbeba yaturutse hariya ukanga kubyemera!” Umugabo ati: ”ibyo byo kabishywe ntabyemeye, si ho yari iturutse, yari iturutse mu mfuruka ya ruguru!” Umugore ati: “Waroye nabi!!!” Umugabo ati: “Waroye nabi ari wowe!!!” Umugore ati: “Ntacyo wemera ndakuzi!” Umugabo ati: “Wavutse ntacyo wemera!” Umugore ati: “Urasubiye kandi?” Umugabo ati: “Urasubiye ari wowe!” Ubwo ga intambara iba irarose, baremvekana  nanone barwana inkundura. 

                      Icyo gihe uwabakijije, ngo ni “Ntawarubara”. Nge sinari mpari, nari nigiriye i Bujyibwa nidagadura na Bunani. Insubira mbi ni umuziro. Ziga ururimi ni mwene Biranteye untuye hafi.

                      Byavuye muri: Minisiteri y’Uburezi bw’Igihugu, Gusoma , umwaka wa gatandatu, Hatier, Paris, 1976. 

                      Imenyashamakuru y’ubutegetsi

                      Imenyeshamakuru ry’ubutegetsi ryari rifite inzira rigomba kunyuramo, ari mu butegetsi bw’igihugu ari no mu bubanyi n’amahanga. 

                      Ku bijyanye n’ubutegetsi bw’igihugu, rubanda ntibamenyaga amategeko y’imihango yakurikizwaga ibwami. Ryari ibanga ry’abiru. Icyakora abaturage bagezwagaho amategeko y’ibyo bagombaga gukora kandi abayobozi bakagezwaho ibitekerezo byabo. Byagendaga gute rero? Ibwami boherezaga intumwa ku batware b’intebe (abatware bakuru) na bo bagashyikiriza ubwo butumwa abatware bakuriye (abato kuri bo). Abongabo ni bo  boherezaga intumwa zizenguruka imisozi zivuga ubwo butumwa. Izo ntumwa ni zo bitaga Abamotsi. 

                      Amakuru n’ibitekerezo umwami yabibwirwaga n’abatware n’abatasi. Abo batasi yaboherezaga mu mpande zose z’igihugu , bakagomba kumenya umwuka igihugu cyose gihumeka, bakumva ibyo abaturage bavuga ku bategetsi,abakwiza impuha bakababwira umwami akabahana yihanukiriye, akenshi baricwaga. Ibyo byatumaga abantu baratinyaga kuvuga ibyerekeye  ubutegetsi ngo batabizira. 

                      Abasizi bahuzaga umwami na na rubanda, ariko ibisigo byabo byashimagizaga umwami cyane, bikavuga gusa ibyiza we n’abamubanjirije bakoreye igihugu, ibitagenda neza ntibabihingutse.

                      Ku birebana n’ububanyi n’amahanga, umwami yakeneraga amakuru yo hanze y’igihugu cye. Umwami yamenyaga ate amakuru yo mu mahanga? 

                      Ku bijyanye n’amakuru yo mu mahanga, abatware bo ku nkiko bamugezagaho amakuru yo mu bihugu baturanye. Ikindi kandi, umwami yoherezaga abatasi mu mahanga, bakajya nko mu masoko yaho bigize abacuruzi,  cyangwa bakajya guhakwa ibwami no ku batware bo hejuru, bakabeshya ngo mu Rwanda barabatoteza, bakavuga igihugu nabi uko kitari, nuko abanyamahanga bakabahishurira amakuru y’ingirakamaro ku gihugu cyabo bakazahindukira bakayabwira uwabatumye. Banekaga ibyerekeye ingabo n’intwaro. 

                      Umwami yohererezaga kandi intumwa abami b’ibihugu byegereye u Rwanda. Yazihaga ubutumwa bwe zikabubagezaho cyangwa zikavuga amakuru yandi, ari ameza ari n’amabi. Iyo u Rwanda rwagiranaga intambara n’ikindi gihugu, hari abantu bitwaga  “abavuzi b’amacumu bagombaga kuyikurikira, bakazatekerereza umwami uko byagenze.” 

                      Igikoresho kingenzi mu imenyeshamakuru cyari ijwi, ariko rikagira ibindi bikoresho byariteraga inkunga. 

                       Umuntu yabwiraga amagambo uwo begeranye, uri kure na we akamuhamagara. Inkuru yashoboraga kurenga imisozi igasingira indi, ndetse ikaba yakwira igihugu cyose, abantu bakoresheje uguhamagarana. Twabonye ko kandi hari intumwa z’ubuyobozi zazengurukaga imisozi zigeza ubutumwa ku baturage na zo zakoreshaga ijwi. Umuntu wabaga atewe asagariwe cyangwa abonye inyamaswa y’inkazi, yatabazaga avuza induru, ateza ubwega kugira ngo bamutabare.

                      Ihembe ry’inka cyangwa ry’imbogo barivuzaga bagira ngo abantu batege amatwi, hanyuma bakabona kuvuga ubutumwa mu ijwi riranguruye. 

                      Mu ntangiriro y’umuhigo cyangwa bahamagarana mu mpera zawo, abahigi bavuzaga amahembe bamahagarana ngo baterane. Igihe kigitero cyangwa igihe cyose bagombaga gukoranya abaturage bavuzaga ihembe. 

                      Ingoma yari igenewe imihango y’ubutegetsi. Hari amoko menshi y’ingoma kandi zose ntizahuzaga imirishyo (ntizivuga kimwe). 

                      Hari ingoma y’impuruza , iyo yavugaga abantu bamenyaga ko hateye intambara; icyo gihe ingabo zose zigafata intwaro. Impuruza zavuzwaga n’intumwa z’ibwami. Umurishyo w’indamutsa wari uwo kumenyesha abantu ko umwami  yibambuye (abyutse) cyangwa ko agiye kwibikira (kuryama).

                      Ingabe zari ingoma nkuru z’ibwami. Iy’ikirenga yari Karinga, ikagira n’izindi ziyigaragiye: Kimumugizi, Kiragutse, Mpatsibihugu, … Izo ngoma zajyanaga n’icyemezo gikomeye: nk’umwami yavugaga abagomba kwicwa akorakora Karinga. Iyo baciraga umuntu mu mahanga bavuzaga imwe muri izo ngoma. 

                      Imyironge na yo yunganiraga ijwi mu imenyekanishamakuru. 

                      Urusengo rwari umwironge wa kera cyane. Iyo bacaga umuntu burundu ni rwo bavuzaga. 

                      Umwironge wavuzwaga nijoro warangaga ahari umuntu (uwuvuza), wirukanaga inyamaswa n’abajura. 

                      Indirimbo, imbyino n’inanga na byo byari ibikoresho by’imenyeshamakuru. Ni byo kandi ubusanzwe bivuga byinshi: Uko abantu bameze, ibibazo biriho, inyamaswa, …

                      Ibigwi by’ibisumizi 

                      Amasomo y’ibyivugo yose ari muri iki gitabo yashyiriweho kugira ngo atoze abanyeshuri imvugo yabyo, kandi ababere urugero rwo kwihimbira ibyabo bwite bashishoje ibihe barimo bagacishiriza no ku kigeni cy’ibyo beretswe. Dufatire kuri ibi byivugo by’ibigwi bya bamwe mu Bisumizi bya Ruganzu Ndori byahimbwe mu bihe byo hambere. 

                      Ruganzu abimbura ibigwi ati: “Ndi Ruganzu, Rugambirira Abahunde rwa Muhumuza nyiri icumu ry’inganzamarumbo, nyiri mishumi yishe nyiri mishweko, ndi umukanguzi w’icyuma, Kitatire cya Mutabazi, naritatiye ndatera ndatikuza, ntera ababisha ubwoba mbyarira imana mu Bugondi u Bugoyi buragendwa; ndi Nyamunyaga iziribuwe izitaribuwe nkazinyagana ibyansi n’imyugariro. Nyamukubira umugabo mu izinga izuba rikazima, ndi nyamuganza inka igitugu igituza kizirasanira; nanyagiye Indorero z’imishongi mu Butambara, nicira umuhinza mu Bwegekangabo bwa Mashyiga; ndi umugaba kandi ndi umugabo. Mwe se muri iki mwa bahungu mwe? 

                      Aranamiza Muvunyi wa Karema karemajwe n’ibyuma, ati: “Ndi Muvunyi wa Karema ishyogo rya Karema, Sebitana, Mugabo utuma zijya mu itorero wa Rwabitega; nakubise Gogo uruguma rurenze iguriro i Buguzi na Mwito ndabarusha, mu Tumarankoni ndabarusha, mu Ishishi ndaharushiriza; nateye icumu ndarizimiza ryikoza mu ry’agaca rirahava, ryikoza mu ry’akanira rirahava, rijya mu rya Kagoma rirahava, riragaruka rikubita umushi mu gihumbi rimusatura umutima, ni gewe Ruhanga rucyuye bene Ndahiro ubuhoro. 

                      Arirasa Bwojo bwa Mabango arahashinga, ati: “Ndi Bwojo bwa Mabango nyiri umuheto w’icyuma ubangishije ikindi cyuma, nkaba inkuba yo hasi, iyo hejuru yaza tugahuza ibaba!” 

                      Aratinduka arahanika Cyaruhinda, ati: “Ndi Cyaruhinda kirirwa kivuga nk’imvura y’umuhindo itari bugwe kandi itari bupfe, bwira kigahingika umugabo ku njunga y’icumu rye!”

                      Aryungamo arahetura Muvunyi uvuna inka, ati: “Ndi Muvunyi uvuna inka ndi Muvunyi uvuna abandi, Muvunyi uvuna abamuvuna abatamuvuna akabavunagurira amabano mu mubiri !” 


                      Igihembo kimwe gishobora kugabanywa abantu babiri, cyangwa batatu cyangwa se amashyirahamwe n’imiryango yaba yarakoreye abantu ubuvugizi cyangwa ikabarengera.

                      Icyo gihembo cyatanzwe bwa mbere mu mwaka wa 1901. Nta gihembo kigeze gitangwa mu gihe k’intambara ebyiri z’isi uretse mu wa 1917 no mu wa 1945, ndetse no mu myaka aho nta mukandida wemejwe ko agikwiye mu baba bagenwe ngo batoranywemo abagihabwa. Igihembo kitiriwe Nobeli cyabanje kuba umwihariko w’ibihugu byo mu Burayi na Amerika y’amajyaruguru, nyuma kiza gukwira isi yose. Abanyafurika bamaze kugihabwa barimo: Anuware Sadate (Anouar el-Sadate), Nerisoni Mandera (Nelson Mandela), na Peteri Bota (Peter Bota) , Musenyeri Desimoni Tutu (Desmond Tutu), … 

                      Muri rusange igihembo Nobeli cy’amahoro cyagiye gihabwa abantu bakoze ibikorwa bifitiye abantu akamaro cyangwa abarwanije ugukandamizwa mu bya politiki cyangwa abaharaniye guca ubusumbane mu bantu nk’Albert Schweitzer, Martin Luther King, Mama Tereza, na Aung San Suu Kyi.

                      Nk’uko  Aluferedi Nobeli (Alfred Nobel) yasize abigennye, abahabwa icyo gihembo bahitwamo na komite ishyirwaho n’Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cya Noruveji abandi bagahitwamo n’ikigo gishinzwe umuco n’ubumenyi cyo muri Suwedi. Impamvu ni uko mu gihe cya Alfred Nobel ibyo bihugu byombi byari bikiri igihugu kimwe. Kijyana n’akayabo ka miriyoni icumi z’amakuroni (amafaranga akoreshwa muri Suedi), arenga gato miriyoni y’amayero (euro: ifaranga rikoreshwa mu ishyirahamwe ry’ibihugu by’ i Burayi.) 

                      Abatera amahoro barahirwa rero, kuko usibye ko ubwami bw’Imana ari ubwabo, no mu isi ntibazabaho nabi. 

                      Byafatiwe ku byakuwe ku rubuga rwa Interineti : wikipedia.org/ wiki, bihindurwa mu Kinyarwanda na NDINDA Blaise Pascal

                      Yariye Karungu! 

                      Umugani baca ngo “yariye karungu”, bawuvuga iyo babonye umuntu warakaye yarubiye nibwo bavuga ngo “nimumubise dore yariye Karungu”. Wakomotse kuri Karungu n’umugore we Nyirakamagaza bo mu Rwampara rwa Biryogo (Kigali), ahasaga umwaka w’i 1700. 

                      Uwo Karungu yari mu Rwampara rwa Kigali, akaba umushumba wa rwoma, wahugiye mu nka gusa. Yabayeho mu gihe cya Mushoranyambo, ari we bita Serugarukiramfizi. Wa wundi uvugwaho ubusambo bw’agahebuzo. 

                      Kubera iyo ngeso y’ubusambo, Serugarukiramfizi yamaze kunaniranwa n’abo mu Buganza, atura mu Bwanacyambwe, ahitwaga ku Gasharu, ni ho yise i Mburabuturo. Amaze kuhatura, umugore we abura amavuta yo kurunga, yajya kuyaguza mu baturanyi be bakanga kuyamuguriza. Serugarukiramfizi abyumvise, ati: “Ino si inturo ni imburabuturo”, izina rifata ubwo. Biba aho biratinda bukeye arapfa, apfa azize ubusambo bwe. Asiga umugore we Nyirakamugore n’umukobwa we Nyirabishangari, n’umushumba wabo Rwujakararo. Yapfuye ari umutunzi wavugwaga cyane, ariko muri ubwo butunzi bwe ntagire abagaragu kubera ubusambo, nicyo cyatumye apfa asize umushumba umwe waragiraga amashyo atagira ingano.

                      Nuko haciyeho iminsi wa mushumba Rwujakararo na we arapfa. Nyirakamugore n’umukobwa we Nyirabishangari, basigara muri izo nka bonyine. Bakaba ari bo bakuranwa kuziragira. Umwe yaba yaragiye nka none, undi agasigara ku rugo. Babikora batyo ariko bibagora. Bukeye mu Rwampara hakaba umugabo Karungu, bamubwira ko muka Serugarukiramfizi ashaka umushumba umuragirira inka. Arahaguruka ajya gukeza Nyirakamugore i Mburabuturo, amusaba amata y’ubushumba, dore ko yari umushumba rwoma. Nyirakamugore abyumvise arishima kuko abonye inshungu yo kumugabanyiriza umuruho. 

                      Karungu amaze kubona ubuhake, asubira mu Rwampara kuzana umugore we Nyiraneza (umukobwa w’ineza isa n’umuyange: Igisingizo cye cy’ingeso nziza), ariko Karungu uwo ngo yari igisambo gutambutsa Serugarukiramfizi utararushwaga. Yimuka mu Rwampara n’umugore we, basanga Nyirakamugore i Mburabuturo. Abaha inka cumi z’imbyeyi z’intizo. Karungu amaze kuzishyikira aha Nyiraneza itegeko ati: “Uge unywa amacunda gusa, naho, ikivuguto n’inshyushyu bibe ibyange”. 

                      Nyiraneza yemera ubusambo bw’umugabo we, anywa amacunda, ikivuguto n’inshyushyu abiharira Karungu. Bukeye Karungu yongera kumubwira, ati: “Dore tumaze kubona amavuta, nayo ntukayakoreho ni ayange”. Nyiraneza abyemera ariko agononwa. Bukeye agenderera abandi bakobwa b’í Mburabuturo, arabaganyira, abatekerereza urupfu yapfuye. Abandi baramuseka, bamwe bamwemeza ko azajya arunga bagasangira. Arita mu gutwi arataha. Nimugoroba Karungu acyura inka arinikiza arazikama. Zihumuje ajya mu nzu, umugore aramugaburira, amuhereza indosho na we yenda indi barasangira. Karungu aramureba ntiyamubuza, ariko arya ajiginywa, ku mutima, ati: “Nzaguharika!” 

                      Bukeye, Karungu ntiyazuyaza ajya kurambagiza umugore ku Kacyiru, ahasanga umugore w’ikirongore witwaga Nyirakamagaza. Aramusaba, aramuhabwa, aratebutsa barashyingira. Nyirakamagaza ageze kwa Karungu amugabanya inka na Nyiraneza. Amutegeka ko atagomba kurya ku birunge. Bukeye abantu b’i Mburabuturo bamaze kubimenya, bati: “Uyu  si umushumba wa Nyirakamugore, ubanza ari umugabo we wazutse”. Nyirakamagaza we yemera amategeko, ariko akajya abirya rwihishwa. Bukeye Karungu arabimenya, ahimba amageza yandi. Abwira Nyirakamagaza, ati: “Kuva ubu nzajya ndya ibirunge bikonje ni byo bingwa neza!” Guhera ubwo umugore yarangiza kurunga agasanga umugabo mu nka akamusigariraho ngo ashokere. Undi agaca ruhinganyuma akajya kwiba bya birunge akabirya. Umugore yatahuka agakubitwa n’inkuba akayoberwa uwamwibye akumirwa. Karungu yacyura akabura ibirunge akamutonganya, bakarara ku nkeke. 

                      Nuko biba akamenyero, Nyirakamagaza amaze gushoberwa atangira kugenzura umwiba. Bigeze mu mashoka y’inka, atuma umwana, ku mugabo we ngo amubwire ko agiye kureba iwabo bamuhururije ko barwaye (ariko ubwo yaramushukaga). Umwana amaze kubwira se, Karungu ashyira nzira ajya kurya ibirunge by’akamenyero asanganywe. Ageze imuhira asanga umugore yamwihishe. Asumira urwabya rw’ibirunge akoramo araroha. Nyirakamagaza, aramubaza, ati: “Ubwo uragira ibiki?” Karungu aramwara, aterura urwo rweso rwarimo ibirunge, arucinya umugore rumusandariraho. Nyirakamagaza ararubira. Afata Karungu amushinga amenyo ku mazuru arashingishira, arashikura aracira, amusiga na bya birunge, induru arayidehera. Rubanda barahurura, basanga Karungu yacitse amazuru avirirana, n’ibirunge byamuhindanyije. Inkwenene bayivaho bariyamira, bati: “Nyirakamagaza yariye Karungu, yamuciye amazuru amujijije ibirunge yamwibye”!