Umutwe wa gatandatu Itumanaho n’ikoranabuhanga
Igihekane nny/Nny
1. Erekana amashusho arimo ijwi nny.
2. Erekana igihekane nny/Nny.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Kwa Sebakannyi bararya ubunnyano.
b) Aba bakinnyi batozwa na Mukannyi.
c) Ababyinnyi batubyiniye neza.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Kurya ubunnyano
Mukannyi yita umwana izina, yagaragaje ko adakennye.
Yabyutse yitegura kwita umwana izina atumira abaturanyi.
Abasaba kuzana abana bato kurya ubunnyano.
Bahageze arabakira, barya ubunnyano, bita umwana izina.
Mukannyi abwira abana kuririmba batannyigira, abafata amashusho.
Hanyuma ayabereka hifashishijwe porojegiteri, batangarira ikoranabuhanga rigezweho.
a) Mukannyi yita umwana izina yagaragaje iki?
b) Mukannyi yerekanye amashusho yifashishije iki?
c) Ni iki cyatangaje abari bitabiriye kurya ubunnyano?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nny, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Aba……………babyina neza.
b) Twita umwana wacu izina twariye………….
c) Uyu.............. akina neza.
1. Erekana amashusho arimo ijwi nyw.
2. Erekana igihekane nyw/Nyw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Semanywa aranywesha igikombe.
b) Rwamanywa arogosha Kanywabahizi.
c) Kanywanyi aranywa amazi
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Kanywanyi mu rwogoshero
Hari ku manywa, Kanywanyi ajya kwiyogoshesha.
Ahitamo urwogoshero rwa Nyiramanywa kuko atari ikinnyeteri.
Ahageze ahabona igikoresho gishyushya kikanakonjesha amazi.
Aragitangarira, ahita asaba Nyiramanywa amazi yo kunywa.
Nyiramanywa amwereka udukombe two kunywesha amazi.
Kanywanyi avoma amazi akonje aranywa biramunezeza.
Baramwogosha arataha.
a) Kuki Kanywanyi yahisemo urwogoshero rwa Nyiramanywa?
b) Ni iki cyatangaje Kanywanyi?
c) Amazi Kanywanyi yavomye yari ameze ate?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nyw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Dukora ku .…... nijoro tukaruhuka.
b) Nyiramanywa…………amazi akonje.
c) Mukannyi .....................igikombe kiza.
1. Erekana amashusho arimo amajwi nny/nyw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Kanywanyi ntakunda ibinnyeteri.
b) Kanywabahizi ni umukinnyi mwiza.
4. Tondeka aya magambo ukore interuro uzisome, unazandike mu mukono.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane nny, nyw muri iki kinyatuzu uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Ku ishuri ryacu dufite abakinnyi bakomeye.
Turangije gukina baduha imitobe turanywa.
Uyu munsi twakinnnye imikino itandukanye.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ababyinnyi ba Semanywa
Semanywa afite ababyinnyi babigize umwuga.
Iyo babyinnye, abantu baranyurwa.
Afite kandi abakinnyi bafatanya mu mikino isetsa.
Semanywa yabadodeshereje imyambaro myiza.
Bitoza ku manywa, bagasubiramo imbyino zose.
Bafite icyuma gifata amashusho ibyo bakora byose.
Semanywa asaba abanyamakuru kubinyuza kuri tereviziyo.
a) Abakinnyi ba Semanywa bakina imikino imeze ite?
b) Ababyinnyi ba Semanywa bitoza ryari?
c) Ni hehe abanyamakuru banyuza amashusho?
1. Erekana amashusho arimo ijwi njy.
2. Erekana igihekane njy/Njy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Njyanabo aririmba indirimbo zifite injyana nziza.
b) Yanjyanye kureba ababyinnyi.
c) Njyanira izo njyo hariya.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umunsi ntazibagirwa
Nitwa Rwamanywa ntuye i Bijyonjyo.
Sinjya nibagirwa umunsi Njyanabo yanjyanye ku Nyundo.
Hari ku manywa, tugenda mu modoka ya Mukannyi.
Tugezeyo, ntangazwa no kubona abanyeshuri batunganya amajwi.
Njyanabo abasaba kudushyiriramo indirimbo ifite injyana igezweho.
Irangiye, bansobanurira uburyo bayungurura amajwi bakayaha injyana.
Nange nifuza kuzaba umuririmbyi nindangiza kwiga.
a) Ni nde wajyanye Rwamanywa ku Nyundo?
b) Rwamanywa na Njyanabo bagiye mu modoka ya nde?
c) Rwamanywa yifuza kuzaba iki?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane njy, ukore interuro uyandike mu mukono.
a) Iyi ndirimbo ifite ……….. igezweho.
b) …………. iki gikombe mu nzu.
c) Ikibindi cyamenetse gihinduka .......................
1. Erekana amashusho arimo ijwi ngw.
2. Erekana igihekane ngw/Ngw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Injangwe ya Ngwabije irarwaye.
b) Kantengwa yoroye ingweba.
c) Ngwije yabonye ingwe muri Nyungwe.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Bahingisha imashini
Kantengwa na Karangwa bafite ubutaka bunini buhingwa.
Mbere babuhingishaga amasuka bikabafata igihe kinini.
Baza kubutangaho ingwate bagura imashini ihinga.
Bagura kandi imashini ibafasha kuvomerera ibihingwa.
Ibyo bigatuma ibihingwa byabo bituma mu zuba.
Umusaruro wabo ukajyanwa ku isoko.
Ubu Kantengwa na Karangwa biguriye ingweba nziza.
a) Kantengwa na Karangwa bafite ubutaka bungana iki?
b) Ni izihe mashini Kantengwa na Karangwa baguze?
c) Kubera iki Kantengwa na Karangwa bavomerera ibihingwa?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane ngw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Umwarimu yandikisha ….. ku kibaho.
b) …………tujyane kureba ababyinnyi.
c) Inka za Ngwabije ni ....................
1. Erekana amashusho arimo amajwi njy/ngw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Njyamubiri yatembereye muri Nyungwe.
b) Ngwabije yanjyaniye ingweba mu rwuri.
4. Tondeka aya magambo ukore interuro, uzisome unazandike mu mukono.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane njy, ngw muri iki kinyatuzu uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi interuro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Njyanabo na Kantengwa batoragura izo njyo barazijugunya.
Kiramucika kirameneka kiba injyo.
Njyanabo yateruye ikibindi cya Kantengwa.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Umworozi wa kijyambere
Nitwa Njyamubiri, ndi umworozi utuye i Bungwe.
Noroye ingweba nyinshi zimpa umukamo uhagije.
Sinjya nkamisha intoki, niguriye imashini izikama byihuse.
Ntunze kandi imodoka injyanira umukamo ku ikaragiro.
Sinjya ntemesha ubwatsi intoki.
Naguze imashini itema ubwatsi bukagwira bidatinze.
Ingweba zange zimpa ibishingwe bifumbira ibihingwa.a) Njyamubiri akamisha iki inka ze?
b) Kubera iki ubwatsi Njyamubiri atema bugwira vuba?
c) Njyamubiri amaza iki ibishingwe?
1. Erekana amashusho arimo ijwi shw.
2. Erekana igihekane shw/Shw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ibishwi byonnye imbuto za Ntirushwa.
b) Mutarushwa yoroye imishwi myinshi.
c) Si byiza gushwanyaguza ibitabo.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ubworozi bwa Mutarushwa
Mu kiruhuko nasuye ubworozi bwa Mutarushwa.
Inkoko ze azororera mu nzu isize ishwagara.
Imishushwe yonona amagi ntishobora kubona aho inyura.
Icyantangaje ni ikoranabuhanga akoresha mu bworozi bwe.
Inkoko ntizirarira, afite imashini irarira ikanaturaga amagi.
Afite amatara azana ubushyuhe mu nzu irimo imishwi.
Ntakoresha injyo, afite udukoresho imishwi iriramo.
Nabonye korora inkoko bitagoye, nange nzazorora.
a) Ni hehe Mutarushwa yororera inkoko ze?
b) Kuki inkoko za Mutarushwa zitararira?
c) Kuki Mutarushwa adakoresha injyo agaburira imishwi?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane shw, ukore interuro uyandike mu mukono.
a) Inkoko ze ziracyari ……………..
b) Umwarimu atubuza ……………. ibitabo.
c) Iyi mbeba ni .............................
1. Erekana amashusho arimo ijwi mbw.
2. Erekana igihekane mbw/Mbw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Rudasumbwa ahinga imbwija.
b) Uyu mukambwe yahembwe ingweba.
c) Rugambwa yataye ibyangombwa bye.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Yahembwe mudasobwa
Igihembwe gishize Rugambwa yanditse inkuru nziza arahembwa.
Yahembwe ibikoresho binyuranye birimo na mudasobwa.
Ayigejeje iwabo, mushiki we Kantengwa ashaka kuyikinisha.
Rugambwa abwira Kantengwa ko mudasobwa idakinishwa.
Amwibutsa ko ari igikoresho kizabafasha gutera indi ntambwe.
Kantengwa avuga ko bazayirinda ubusembwa.
Rugambwa biramunezeza, yigisha Kantengwa uko ikoreshwa.
a) Kuki Rugambwa yahembwe Mudasobwa?
b) Kantengwa yavuze ko mudasobwa bazayirinda iki?
c) Ni iki Rugambwa yigishije Kantengwa?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane mbw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Ndasumbwa yatsinze amarushanwa ………mudasobwa.
b) ……………….irinda abajura.
c) Turi mu ........................ cya gatatu.
1. Erekana amashusho arimo amajwi shw/mbw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Shyira Ntirushwa ibyangombwa bye.
b) Rudasumbwa atinya umushushwe.
4. Tondeka aya magambo, ukore interuro, uyisome unayandike mu mukono.
5. Shaka amagambo arimo ibihekane mbw, shw muri iki kinyatuzu, uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi interuro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Rudasumbwa yansuye nimugoroba.
Dukina twitonze tudashwana.
Arambwira ngo dukine agapira.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Rudasumbwa
Rudasumbwa ni umukambwe uhinga imbuto hakurya ya Gishwati.
Rimwe yagiye kuzisura asanga ibishwi birimo kuzona.
Ateye intambwe ngo abyirukane, ibishwi byose biraguruka.
Kuva ubwo Rudasumbwa akajya aza kwirukana ibishwi.
Yabyirukanaga yiyumvira radiyo ngo imumare irungu.
Imvura yagwa Rudasumbwa akihutira kuyifunga.
Yatinyaga ko inkuba yamukubita.
Ibyo yabibwiwe na Kabagwira baguze radiyo.
a) Ni hehe Rudasumbwa ahinga imbuto?
b) Kuki Rudasumbwa yumvaga radiyo?
c) Kuki Rudasumbwa afunga radiyo iyo mvura iguye?
1. Erekana amashusho arimo ijwi mf/Mf.
2. Erekana igihekane mf/Mf.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Imfunguzo za Mfurankunda zatakaye.
b) Niwemfura araha imfizi umuti.
c) Mfuranzima yicaye mu mfuruka.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Terefoni ya Niwemfura
Niwemfura yazindutse ajya kuvuza imfizi i Mugombwa.
Asiga acometse terefoni mu mfuruka afunga inzu.
Imfunguzo azisigira umwana we Ndasumbwa.
Agitirimuka, Ndasumbwa afata imfunguzo arafungura acokoza terefoni.
Niwemfura agarutse asanga Ndasumbwa acokoza terefoni.
Arayimwaka ngo ahamagare biranga, amenya ko yayishe.
Ayishyira Rwamfizi ukora terefoni, arayimukorera irakira.
Niwemfura ageze iwe abwira Ndasumbwa ko terefoni idacokozwa.
a) Ni nde wacokoje terefoni ya Niwemfura?
b) Terefoni yanze guhamagara Niwemfura yayishyiriye nde?
c) Niwemfura avuye gukoresha terefoni yabwiye iki Ndasumbwa?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane mf, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Nzanira izo……….mfungure aha.
b) Babahaye …………zirimo ibitabo.
c) Niwemfura ..................... ifoto nziza.
1. Erekana amashusho arimo ijwi ndw.
2. Erekana igihekane ndw/Ndw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4.Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ntarindwa afite imyaka irindwi.
b) Hari indwara zitera umubiri ubusembwa.
c) Nyandwi arashitura inka uburondwe.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Yamukoreye tereviziyo
Murindwa yakundaga ibiganiro binyura kuri tereviziyo.
Yakurikiraga ibyerekeye uko abana barindwa indwara.
Rimwe yafunguye tereviziyo yanga kwaka, biramubabaza cyane.
Ahamagara Mukamfizi ngo amurebere ikibazo ifite.
Mukamfizi asanga umwanya ucomekwamo antene wagize ikibazo.
Ajya kuyikora, mu masaha arindwi arayigarura.
Tereviziyo ya Murindwa yongera gukora neza nka mbere.
a) Ni nde wakundaga ibiganiro binyura kuri tereviziyo?
b) Ni nde wakoreye Murindwa tereviziyo ye?
c) Tereviziyo ya Murindwa yari yagize ikihe kibazo?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane ndw, ukore interuro, uyandike mu mukono.
a) Mukundwa afite imyaka ……….
b) Abana bagomba …… indwara.
c) Izi nka barimo kuzishitura .....................
1. Erekana amashusho arimo amajwi mf/ndw.
2.Soma amagambo akurikira.
3. Soma interuro zikurikira.
a) Mukundwa yamfunguriye urugi.
b) Murindwa ni imfura ya Mfizi.
4. Tondeka aya magambo, ukore interuro, uzisome unazandike mu mukono.
a) yicaye - mfuruka - mu Nyandwi.
b) imfunguzo - afite - Murindwa.
75. Shaka amagambo arimo ibihekane mf,ndw muri iki ikinyatuzu, uyandike mu mukono.
6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Mfuranzima afasha Murindwa kuyifata.
Imfizi ica ikiziriko iriruka.
Murindwa yashituraga imfizi uburondwe.
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Mukanyandwi ni umworozi
Mukanyandwi afite inka nyinshi zirimo imfizi enye.
Inama umuganga uvura amatungo amugira ntiziba imfabusa.
Akurikiza inama neza akarinda inka ze indwara.
Bamuhaye imfashanyo zirimo ibikoresho bigezweho mu bworozi.
Harimo ipombo ikoreshwa batera inka umuti ntizigire uburondwe.
Harimo kandi akamashini atemesha ubwatsi mu gihe gito.
Ibyo bikoresho abifata neza akabibika mu mfuruka.
a) Ni nde uvugwa muri aka gakuru?
b) Ni ibihe bikoresho bahaye Mukanyandwi?
c) Ni hehe Mukanyandwi abika ibikoresho bye?
1.Soma amagambo akurikira.
2. Soma interuro zikurikira.
a) Mukannyi na Ntirushwa bahembwe ibitabo.
b) Kantengwa na Njyanabo baratera intambwe.
c) Niwemfura akunda kunywa amazi.
d) Mfurankunda arindwa indwara.
3. Uzurisha ijambo ririmo ibihekane nny, nyw, njy, ngw, shw, mbw, mf, ukore interuro uzandike mu mukono.
a) Inkoko yange yaturaze …. turindwi.
b) Umwarimu arandikisha ………….. itukura.
c) …… ifoto igaragara neza.
d) Aho ikibindi cyamenekeye nahasanze ………
e) Iyo mfite inyota …….. amazi.
f) ………… ni imboga ziryoha.
g) Ejo twariye …………… turangije twita umwana izina.
4. Shaka amagambo arimo ibihekane nny, nyw, shw, mbw, njy, ngw, mf, ndw muri iki kinyatuzu.
5. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.
Turangije kurya atuzanira amata yo kunywa.
Kantengwa adushishikariza kurya imbwija kuko zirinda indwara.
Ntirushwa aturirimbira indirimbo ifite injyana nziza Twagiye kwa Ntirushwa kwita imfura yabo izina.
Tuhageze turya ubunnyano.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Njyanabo
Njyanabo ni imfura iwabo, akorera i Mugombwa.
Ababyeyi be batuye i Gihundwe, ni aborozi.
Njyanabo arangwa no gukora ngo yiteza imbere.
Yakoreye ababyeyi be ibikoresho amatungo anyweramo amazi.
Nta muntu umunnyega ahubwo agishwa inama.
Yateye intambwe mu ikoranabuhanga ahembwa buri mwaka.
Acura imfunguzo zo gukanikisha ibikoresho abaturage bamuzanira.
Nta muntu bashwana kuko bose abakorera neza.
a) Njyanabo akorera he?
b) Ababyeyi ba Njyanabo batuye he?
c) Kubera iki Njyanabo ahembwa buri mwaka?