• Umutwe wa kabiri:Inshingano z’abana

    Igihekane tw/Tw

    1. Erekana amashusho arimo ijwi tw.

    s

    2. Erekana igihekane tw/Tw.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Twahirwa araboha utwibo.

    b) Twizere arasukura amatwi. 

    c) Gitwaza aramesa utwenda twe.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Twizere mu ishuri

    s

    Igihe kimwe Twizere yibagiwe kwitwaza ibikoresho byose.

     Bituma adakora umukoro umwarimu Sebatware yabahaye. 

    Sebatware agira Twizere inama yo kutazongera kwibagirwa ibikoresho. 

    Twizere yiyemeza kwirinda uburangare.

    a) Ni nde wibagiwe kwitwaza ibikoresho?

     b) Ni nde wagiriye Twizere inama?

    c) Twizere yiyemeje iki?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.

    a) twiza –Twagira- utwibo – afite.

    b) kwitwararika- atwigisha- Twahirwa.

    c) uraremereye - wa - Umutwaro - Twizere.


    1. Erekana amashusho arimo ijwi bw.

    s

    2. Erekana igihekane bw/Bw.

    s3. Soma imigemo ikurikira.

    e4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Bwiza agira ubwira.

    b) Ubwato bwuzuye ubwatsi.

    c) Bwanakweri aratoranya ubunyobwa.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Umwari agira ubwira

    s

    Umwarimu Murebwayire yahaye abanyeshuri be umwitozo. 

    Basabwaga gushushanya ubwato. 

    Umwari ashushanya vuba ubwato bwiza butwaye abantu. 

    Umwarimu ashimira Umwari ubwira yagaragaje. 

    Ubwato bwe buba ubwa mbere ahabwa ibihembo.

    a) Ni uwuhe mwitozo umwarimu Murebwayire yatanze ?

     b) Umwari yashushanyije iki?

    c) Kuki umwari yahawe ibihembo?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.

    a) ubwira-umukobwa-ni- Bwiza-ugira.

    b) amatungo- ubwatsi- araha-Bwenge.

    c) azi - Uyu - ubwenge - mukobwa.

    s

    1. Erekana amashusho arimo amajwi tw/bw.

    s2.Soma amagambo akurikira.

    s

    3. Soma interuro zikurikira.

    a) Twagira arahira ubwatsi.

    b) Bwiza yikoreye umutwaro.

    4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.

    s5.Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, uryandike mu mukono.

    s6.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.

    sUrugero: umutwe

    7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Yaretse ubunebwe

    s

    Mu Bwiza higaga umwana witwa Twagira. 

    Yari umunebwe, akitwara nabi mu masomo. 

    Umwarimu wabo Twizeye yabahaga umukoro ntawukore. 

    Akicara yubitse umutwe afashe amatwi. 

    Umwarimu agahora amubwira kureka ubunebwe. 

    Ubu Twagira ntakiri umunebwe asigaye agira umwete.

    a) Ni nde waretse ubunebwe?

     b) Ni nde wahoraga abwira Twagira kureka ubunebwe?

    c) Ni iki kigaragaza ko Twagira atakiri umunebwe?s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi cy.

    s2. Erekana igihekane cy/Cy.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Cyusa arasuka icyayi.

    b) Cyuzuzo arasukura icyumba. 

    c) Mucyo yabaye icyamamare.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Icyumba cya Cyuzuzo

    s

    Cyuzuzo ntiyagiraga isuku mu cyumba ke.

    Mucyo agahora amucyocyora ariko anamucyaha.

    Cyuzuzo akamubaza icyakorwa ngo icyumba ke gike. 

    Amubwira kwitwara neza atajugunya ibikoresho mu cyumba. 

    Cyuzuzo yakurikije inama, none icyumba ke kirakeye.

    a) Ni nde utaragiraga isuku mu cyumba ke?

    b) Ni nde wahoraga acyocyora Cyuzuzo ?

    c) Ni iyihe nama Mucyo yagiriye Cyuzuzo?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigna amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.

    a) icyondo-Icyobo–kirimo.

    b) gifite-Cyusa-isuku-cya-Icyumba. 

    c) amafi - Iki - bacyororeramo - cyuzi.

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi ry.

    s2. Erekana igihekane ry/Ry.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Ryumugabe arwaye iryinyo.

    b) Ararya ibiryo birimo intoryi.

    c) Karinamaryo yaryamiriye.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Umuryango wa Buryohe

    s

    Ivubi Buryohe ryita ku muryango waryo. 

    Ryatoje abana baryo kugirira isuku aho baba.

    Ryabatoje kugira umwete wo kwita ku bikoresho.

    Ryabatoje kandi kurira ibiryo ku bikoresho bisukuye.

    Iyo barangije kurya, basukura ibikoresho baririyeho.

    a) Ni iki ivubi ryatoje abana baryo?

    b) Ibikoresho abana ba Buryohe bariraho bimeze bite?

    c) Ni iki umuryango wa Buryohe ukora urangije kurya?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Tondeka aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.

    a) Ryabega-utuye-i-wange-Umuryango.

    b) arakaraga-umurya-Maryomeza.

    c) kuryama - Murye - muge - vuba.

    s

    1. Erekana amashusho arimo amajwi cy/ry.

    s2.Soma amagambo akurikira.

    s3. Soma interuro zikurikira.

    a) Ibiryo bitetse mu cyungo biraryoha.

    b) Icyumba cya Ryamukuru kirimo umucyo.

    4.Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.

    s

    5. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, unaryandike mu mukono.

    s6. Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo unaryandike mu mukono.

    s

    Urugero: uburyarya

    7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Uturimo twa Cyusa

    Cyusa ntiyaryamiraga, yabyukaga mu gitondo cya kare.

     Yakoraga isuku aho baririye akahasiga hakeye. 

    Bukeye arwara iryinyo riramurya araryamira. 

    Abyutse asanga mushiki we Ryabera amukorera uturimo.

     Na we afata agatambaro ahanagura ameza.

    a) Cyusa yabyukaga ryari?

    b) Ni nde warwaye iryinyo?

     c) Ni nde wakoreye Cyusa uturimo twa mu gitondo?

    s

    1.Soma amagambo akurikira.

    s

    2. Soma interuro zikurikira.

    a) Mutwarasibo atwaye ubwato.

    b) Iki cyuzi kibamo amafi aryoha.

    3. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.

    s

    5.Toranya imigemo iri ku murongo utambitse ukore ijambo, unaryandike mu mukono.

    sUrugero: iburyo

    6. Tondeka aya magambo ukore interuro unazandike mu mukono.

    a) imitwaro - bwuzuye - Ubwato.

    b) icyumba - Karyabwite - ke - arasukura.

    7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Yatsinze isuzuma

    s

    Igitondo kimwe Mutwarasibo yazindutse asukura mu rugo. 

    Arangije, afata igikapu atwaramo ibikoresho bye. 

    Ageze ku ishuri ahabwa isuzuma ryo gusoma.

     Mutwarasibo arikorana umwete yubahiriza amabwiriza. 

    Abona amanota meza cyane, ishuri ryose ararirusha.

    a) Ni nde wazindutse asukura mu rugo?

     b) Mutwarasibo ageze ku ishuri yahawe iki? 

    c) Kuki Mutwarasibo yabonye amanota meza?







    Umutwe wa mbere : Umuco w’amahoroUmutwe wa gatatu:Uburenganzira bw’umwana