Imyandiko y’inyongera
Imivugo
1. Amahoro i RwandaDukunde amahoro
Turwanye urwango
Amahoro aganze
Iwacu i Rwanda.
Kugira urukundo
Ntitukabyange
Amahoro aganze
Mu rwa Gasabo.
Bana mwese
Mukunde u Rwanda
Amahoro aganze
Iwacu i Rwanda.
2. Bwiza wacu
Bwiza wacu
Umukobwa ukwiye
Ufasha ababyeyi.
Uturimo twose.
Afata utweyo
Ubwo agakubura
Utwanda twose
Akanaga hirya.
Amesa utwenda
Tugacya rwose
Bwiza wacu
Icyatwa iwacu.
3. Tumurerere mu muryango
Umwana Nkuranga
Yataye ishuri
Kubera ababyeyi
Rurema yatwaye.
Nta myambaro atunga
Yambara injamba
Iyo imvura iguye
Imunyagira yose.
Umuvumvu Nkoronko
Yaramubonye
Arimo arya imvuzo
Amutwara iwe bwangu.
Amutekera injanga
Amukiza amavunja
Amwambika neza
Nkuranga aratuza.
Aba mu muryango
Amasomo aratsinda.
4. Ukuri kurakiza
Nikuzwe w’i Mpanda
Yatumwe umujyojyo
Ageze kuri Pfunda
Amafaranga yajyanye
Ayigurira imigati.
Nikuzwe arataha
Asanga umusaza
Se yicaye hanze
Yogosha ubwanwa
Amubwiza ukuri kose.
Sinaguze umujyojyo
Niguriye imigati
None rero mubyeyi
Ngusanze ntakamba
Ngo uce inkoni izamba.
Se amureba mu maso
Avugana urukundo.
Ati : ‘‘Mwana wange
Ukuri ntikwica
Dore icara utuze.’’
5. Gwaneza arakeye
Gwaneza arakeye
Yatojwe kugenda
Asa neza mu bandi.
Umubyeyi umubyara
Yamutoje gukaraba
Imbyiro zigahunga.
Gwaneza arakeye
Asokoza buri munsi
Ntatunga ubujwiri.
Ishyaka rimuranga
Asukura aho arara
Icyumba ke kikera
Ni byinshi adutoza
Iyo turi ku ishuri
Twese turamushima.
6. Dore ikoranabuhanga!
Ikoranabuhanga
Ni rudasumbwa
Rikundwa na bose
Rikamenywa na benshi.
Tereviziyo yange
Injyana hose
Imbwira byinshi
By’iwacu i Rwanda.
Inyereka Nyungwe
Nkabona Gishwati
N’ibiti byiza
Bivura indwara.
Iyo nshaka
Amafoto meza
Mfata terefone
Ngafotora abantu
Ngafotora ibintu.
Iyo nkoresha interineti
Nge menya byinshi.
Menya abakinnyi beza
B’ibihugu byose.
7. Dutembere u Rwanda
Nitwa Ntaganzwa
Ntuye i Matyazo
Nasuye ibyiza
Bitatse uru Rwanda.
Nasuye Nyungwe
Mbona inyoni nyinshi
Zirimo inkware
Mbona ibiti byiza
By’amahwa menshi.
Nageze mu Birunga
Mbona inyamaswa
Ingagi zikunzwe
Zirya inswa cyane.
Nasuye Burera
Nsura Ruhondo
Nambutswa neza
Rugenintwari
Angeza i Burera.
Namanutse imusozi
Nzamuka iyindi
Mba nguye hasi
Umubiri urapyoka
Nsoza urugendo.
Namenye u Rwanda
Rutatswe imisozi
Rurimo amashyamba
Ibiyaga n’ibirunga.
8. Madwedwe
Umwana Madwedwe
Yabyirutse mureba
Adakunda ibirayi
Bivanzemo imbwija.
Ntiyaryaga utujanga
Ngo dukanuye amaso
Ntiyakundaga inshyushyu
Agahorera amazi
Ayasomeza ibijumba.
Bidatinze ararwara
Inda yose irabyimba
Amatama aratumba
Imisatsi iba injwiri.
Nyina aravugishwa
Ngo arwaye igifwana
Igisyo kiramujyanye.
Mukuru we w’intyoza
Abasaba kumuvuza
Ngo barebe icyo arwaye.
Basanze Madwedwe
Azonzwe na bwaki
Bamuhata ibirayi
Bivanzemo imbwija
Bivanzemo injanga
Ngo atazicwa na bwaki.
Madwedwe arariye
Aba abonye indyo nyayo
Madwedwe aratoshye
Aba umwana ushamaje
Unakeye mu bandi.
Indirimbo
1. Umwanda wose urica
Umwanda wose urica, bana mubimenye.
Urwaza abantu benshi, namwe muwirinde.
Muzage mukunda, gukaraba neza.
Muzamere rero, nk’abana barezwe.
Mbyutsa mu gitondo, nkarabe umubiri.
Nsobanura byose, nge nirinda umwanda.
Untoze n’uburyo bwo gukora isuku`
Ibyo mbujijwe byose mbigendere kure.
Tubwire abana bose uko twirinda umwanda.
Turwanye ubugwari tunagira ishyaka.
Tuzage dukunda, gukaraba neza.
Tuzamere rero nk’abana barezwe.
2. Akanyamanza
Mbe kanyamanza keza
Ko mbona wishimye
Ni iki cyabiguteye
Ngo natwe tugufashe?
Erega ni ko mpora
Mwa banyeshuri mwe
Iyo mbona mukina
Numva nabakinamo!
Uge uza twikinire
Ntabwo tujunjama
Wenda wazatwigisha
Kuguruka nka we.