Umutwe wa munani Indyo yuzuye
Igihekane nd
1. Erekana amashusho arimo ijwi nd.
2. Erekana igihekane nd.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro ikurikira.
Itunda ni urubuto rufitiye umubiri akamaro.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Bateye indimu.
Mukandori na Ndandari bateye indimu.
Indimu zirera ziba umuhondo.
Bakunda gukora umutobe mu ndimu.
Ubutaha barifuza kuzatera amatunda atandatu.
Amatunda na yo ni meza ku buzima.
a. Mukandori na Ndandari bateye iki?
b. Ubutaha barifuza kuzatera iki?
7. Andika igihekane nd mu nyuguti nto.
8. Andika igihekane Nd gitangiwe n’inyuguti nkuru.
9. Uzurisha umwe mu migemo ikurikira maze wandike ijambo.
10. Hitamo ijambo rikwiye wuzuze neza interuro, uyandike.
________ yandindiye indabo. (inanga, Ndereya)
Igihekane ng Ng.
1. Erekana amashusho arimo ijwi ng.
2. Erekana igihekane ng.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro ikurikira.
Ingabire na Ngabo bararonga amatunda.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Basuye Sekuru
Ingabire na Ndori bagiye gusura sekuru.
Sekuru yabaguriye ingofero.
Yabahaye ingoma yo kuvuza.
Yabahaye inanga yo gucuranga.
Ingabire na Ndori bageze iwabo bavuza ingoma.
a. Ingabire na Ndori bagiye he?
b. Ingabire na Ndori bageze mu rugo bakoze iki?
7. Andika igihekane ng mu nyuguti nto.
8. Andika igihekane Ng gitangiwe n’inyuguti nkuru.
9. Uzurisha kimwe mu bihekane bikurikira maze wandike ijambo.
10. Hitamo ijambo rikwiye wuzuze neza interuro, uyandike.
________ zigendera mu kirere. (Indimu, indege)
Imyitozo
1. Erekana amashusho arimo ijwi nd cyangwa ng.
2. Soma imigemo ikurikira.
3. Soma amagambo akurikira.
4. Soma interuro zikurikira.
Kangabe na Ndamage baracuranga inanga.
Ngango agendera mu ndege.
5. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Basuye ingagi.
Kangabe na Ngoga basuye ingagi mu birunga.
Mu rugendo bariye amafunguro meza.
Bariye umugati ukoze mu ngano.
Bariye amafi yo muri Ruhondo ariho ibitunguru.
Bariye kandi amatunda.
Bageze mu birunga bareka gusakuza.
Ingagi zanga induru.
Kangabe na Ngoga baranezerewe.
a. Kangabe na Ngoga bagiye he?
b. Bageze mu Birunga byagenze bite?
6. Andika ibihekane nd na ng mu nyuguti nto mu ikayi yawe.
7. Andika ibihekane Nd na Ng bitangiwe n’inyuguti nkuru.
8. Curukura iyi migemo ukore ijambo, uryandike.
a.nga-i-ra-fa
b.ha-u-nda-mu
c.ma-i-ngo
9. Soma imigemo ikurikira uyandike mu ikayi yawe.
10. Soma kandi wandike mu ikayi yawe amagambo akurikira.
Igihekane ny Ny
1. Erekana amashusho arimo ijwi ny.
2. Erekana igihekane ny.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro ikurikira.
Nyangoma afungura inyama zirimo inyanya.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Nyirakuru wa Kanyana
Nyirakuru wa Kanyana na Nyenyeri atuye i Nyamata.
Iyo Kanyana na Nyenyeri bamusuye abatekera inyama.
Ziba zirimo ibirungo birimo inyanya.
Nyirakuru wa Kanyana na Nyenyeri akunda no kubatekera ibinyamafufu.
Iyo bamaze gufungura abaha ibinyomoro.
a. Nyirakuru wa Kanyana atuye he?
b. Nyirakuru akunda guteka iki?
7. Andika igihekane ny mu nyuguti nto.
8. Andika igihekane Ny gitangiwe n’inyuguti nkuru.
9. Uzurisha kimwe mu bihekane bikurikira, wandike ijambo.
Igihekane sh Sh.
1. Erekana amashusho arimo ijwi sh.
2. Erekana igihekane sh.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro ikurikira.
Sharangabo akunda amashu mabisi.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Shami, Sheja na Gashema
Shami, Sheja na Gashema barategura amafunguro meza.
Shami na Gashema barabaga igishuhe.
Sheja mushiki wabo arabafasha kuronga inyama.
Gashema we yagiye gushesha amasaka.
Naza arakata inyanya.
Shami, Sheja na Gashema bafatanye guteka.
a. Ni bande bategura amafunguro meza?
b. Gashema yagiye he?
7. Andika igihekane sh mu nyuguti nto.
8. Andika igihekane Sh gitangiwe n’inyuguti nkuru.
9. Uzurisha kimwe mu bihekane bikurikira wandike ijambo.
10. Hitamo ijambo rikwiye wuzuze neza interuro uyandike.
Gashema yadodesheje _______. (Ishati, amashami)
Imyitozo
1. Erekana amashusho arimo ijwi ny na sh.
2. Soma imigemo ikurikira uyandike mu ikayi yawe.
3. Soma amagambo akurikira.
4. Soma interuro ikurikira.
Abanyeshuri barashushanya ibinyomoro.
5. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Shami na Nyirasenge
Shami yagiye gusura nyirasenge ku Nyundo.
Nyirasenge arahinga akanorora.
Mu gitondo Shami yamufashije gusarura inyanya zihishije.
Nimugoroba basarura amashaza.
Ejo azagemura inyanya ku ishuri i Musha.
Ejobundi azagemura amashaza ku ishuri i Nyamata.
a. Nyirasenge wa Shami atuye he?
b. Umusaruro wa nyirasenge wa Shami awumaza iki?
7. Andika igihekane ny/sh mu nyuguti nto mu ikayi yawe.
8. Andika igihekane Ny/Sh bitangiwe n’inyuguti nkuru.
9. Soma imigemo ikurikira uyandike mu ikayi yawe.
10. Soma kandi wandike mu ikayi yawe amagambo akurikira.
11. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, uryandike.
Isuzuma risoza umutwe wa munani
1. Soma imigemo ikurikira uyandike mu ikayi yawe.
2. Soma amagambo akurikira uyandike mu ikayi yawe.
3. Soma interuro ikurikira.
gabo na Sheja bakunda ibinyomoro.
4. Curukura aya magambo ukore interuro, uyandike mu ikayi yawe.
a. neza - Kabanda - yandika
b. ingoma - kuvuza - Nkunda
c. Ngango - indobo - yikoreye
5. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Dukunde umurimo.
Uwingabire yavuye ku isoko yikoreye amatunda.
Ageze mu rugo Gashema aramutura.
Uwingabire ahita ategura ifunguro.
Ifunguro ririmo ibinyamafufu barisha indugu.
Gashema na we aronga amatunda.
Amatunda bafata nyuma yo gufungura.
a. Uwingabire ageze mu rugo Gashema yamukoreye iki?
b. Uwingabire ageze mu rugo yakoze iki?
6. Curukura aya magambo ukore neza interuro uyandike.
a. indege - akunda - Karinda - kureba
b. neza - yandika - Ngamije
c. ingoma - Ngunda - aravuza
Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Kanyana kwa Gashema.
Kanyana yagiye i Nyamata gusura Gashema.
Agezeyo asanga Gashema asoroma umushogoro.
Kanyana amufasha guteka umushogoro urimo umunyu.
Bahishije umushogoro bateka amashu arimo amashaza.
Banateka inyama zirimo inyanya.
Barangije bafata ifunguro bashishikaye.
a. Ni iki Kanyana yafashije Gashema gukora?
b. Vuga amafunguro yose Kanyana na Gashema bateguye?
8. Curukura aya magambo ukore neza interuro, uzandike.
a. shashi - iyo - Jugunya
b. gufasha - akunda - Gashema - abandi
c. umunyenga - bakunda - Abana