Umutwe wa karindwi Inyamaswa zo mu rugo
Ingombajwi f F
1. Erekana amashusho arimo ijwi f.
2. Erekana ingombajwi f F.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro ikurikira.
Furaha afite amafi manini.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Furaha na Damasia
Furaha yagiye kugura ifarini.
Ahura na Dativa afite amafi mu ibase.
Dativa aha Furaha amafi abiri.
Furaha ageze iwe ateka amafi mu isafuriya.
Furaha agotomera umufa anezerewe.
a. Furaha yagiye kugura iki?
b. Furaha ageze mu rugo yakoze iki?
7. Andika ingombajwi f mu nyuguti nto.
8. Andika ingombajwi F mu nyuguti nkuru.
9. Uzurisha imwe mu nyuguti zikurikira wandike ijambo.
10. Curukura amagambo ukore interuro uyandike mu ikayi yawe.
birakomera - ifi - Kuroba.
Ingombajwi j J.
1. Erekana amashusho arimo ijwi j.
2. Erekana ingombajwi j J.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro ikurikira.
Mujiji yororeye ihene i Jabana.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Joriji mu gikoni.
Joriji yogeje amajerikani abikamo amazi.
Amaze koza ateka amafi.
Ategura imiteja mu isafuriya nini.
Nijoro yatumiye Jani ku meza baraganira.
Joriji na Jani baranezerewe.
a. Ni hehe Joriji abika amazi?
b. Ni iki Joriji yateguriye mu isafuriya?
7. Andika ingombajwi j mu nyuguti nto.
8. Andika ingombajwi J mu nyuguti nkuru.
9. Uzurisha imwe mu nyuguti zikurikira wandike ijambo.
10. Curukura amagambo ukore interuro uzandike mu ikayi yawe.
Jani - ku - arareba - ijuru
Imyitozo
1. Erekana amashusho arimo ijwi f na j.
2. Huza ingombajwi f cyangwa j n’ishusho irimo ijwi f cyangwa j.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
Janine na Fatuma barafura amajipo.
Furaha afite ibijigo bijegajega.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Jabo ateka neza.
Jabo afite isafuriya atekamo.
Ku meza hari akajerikani karimo amavuta.
Akatira imiteja ku isahani.
Atekera amafi mu isafuriya.
Jabo aha Furaha umufa.
Furaha awuhuta anezerewe.
a. Ni iki Jabo atekamo amafi?
b. Ni hehe Jabo akatira imiteja?
7. Andika ingombajwi f na j mu nyuguti nto mu ikayi yawe.
8. Andika ingombajwi F na J mu nyuguti nkuru mu ikayi yawe.
9. Soma imigemo ikurikira uyandike mu ikayi yawe.
10. Soma kandi wandike aya magambo akurikira mu ikayi yawe.
11. Curukura iyi migemo ukore ijambo, uryandike mu ikayi yawe.
12. Curukura aya magambo ukore interuro uyandike mu ikayi yawe.
abageni - arafotora - Gafuku.
Ingombajwi p P.
1. Erekana amashusho arimo ijwi p.
2. Erekana ingombajwi p P.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
P5. Soma interuro ikurikira.
Ipusi irurira ipapayi.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ipusi ya Poponia.
Poponi na Jabiro boroye ipusi iwabo.
Ipusi ya Poponi na Jabiro yuriye ipera.
Ipusi ya Poponi na Jabiro yitegereje amapera.
Ipusi yahawe amata na Poponi. Ipusi iranezerewe.
a. Poponi na Jabiro bororeye he ipusi?
b. Ipusi yahawe iki?
7. Andika ingombajwi p mu nyuguti nto.
8. Andika ingombajwi P mu nyuguti nkuru.
9.Uzurisha imwe mu nyuguti zikurikira wandike ijambo.
10. Curukura amagambo ukore interuro uyandike mu ikayi yawe.
umurizo - ipusi - ifite
Ingombajwi l L.
1. Erekana amashusho arimo ijwi l.
2. Erekana ingombajwi l L.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro ikurikira.
Kigali ni umugi munini.
Kalisa atuye i Kigali.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Kalisa atuye i Jali
Kalisa na Penina batuye ku musozi wa Jali.
Umusozi wa Jali uherereye muri Kigali.
Hari ibiti birebire bizana umuyaga.
Kigali ni umugi munini.
Kalisa na Penina baba heza.
a. Umusozi wa Jali uherereye he?
b. Kigali ni iki?
7. Andika ingombajwi l mu nyuguti nto.
8. Andika ingombajwi L mu nyuguti nkuru.
9. Uzurisha imwe mu nyuguti zikurikira wandike ijambo.
10. Curukura amagambo ukore interuro uzandike mu ikayi yawe.
atuye - i - Kalisa - Kigali
Imyitozo
1. Erekana amashusho arimo ijwi p na l.
2. Huza ingombajwi p n’ishusho irimo ijwi p.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
Papiyasi atuye i Kigali.
Leta yacu ifite ikicaro i Kigali.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Baguze amapera.
Papiyasi na Penina bagiye i Kigali.
Papiyasi na Penina baguze amapera.
Baguriye Piyo umupira wo gukina.
Babipakiye ku ipikipiki.
Bicara ku ipikipiki barataha.
Bageze mu rugo baha Piyo umupira.
a. Papiyasi na Penina bagiye he?
b. Papiyasi na Penina baguriye iki Piyo?
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Kalisa afite ipusi
Kalisa afite ipusi. Ipusi ye ayiha amata.
Kalisa afata ipusi ye neza.
Ayigaburira ku ipanu.
Ipusi ye imukurikira aho agiye hose.
a. Kalisa afite iki?
b. Kalisa afata ipusi ye ate?
8. Andika ingombajwi p na l mu nyuguti nto mu ikayi yawe.
9. Andika ingombajwi P na L mu nyuguti nkuru mu ikayi yawe.
10. Soma imigemo ikurikira uyandike mu ikayi yawe.
11. Soma kandi wandike mu ikayi yawe amagambo akurikira.
12. Curukura aya magambo ukore interuro, uzandike.
a. amaso-Ipusi-manini-ifite
b. maremare-i-Kigali-Amazu-aba
c. Petero-umupira-aratera
Isuzuma risoza umutwe wa karindwi
1. Soma imigemo ikurikira uyandike mu ikayi yawe.
2. Soma amagambo akurikira.
3. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Mutijima i Kigali
karindwiMutijima yaje i Kigali agemuye amapera.
Abona Furaha afite amapera akuye i Jali.
Furaha yurira imodoka.
Mutijima amugeza i Kigali.
Abapagasi bapakurura amapera.
Furaha agurira Mutijima amapata.
Furaha ayapakira mu modoka.
Mutijima agura amabati yo kubakira ihene.
a. Mutijima yaje he?
b. Mutijima yaguze amabati yo kumara iki?
4. Andika ingombajwi f na J mu nyuguti nto n’inkuru mu ikayi yawe.
5. Andika ingombajwi p na L mu nyuguti nto n’inkuru mu ikayi yawe.
6. Curukura aya magambo ukore interuro, uzandike.
a. umupira - akina - Mujiji
b. yariye - Firipo - amapapayi
c. afata - Umuporisi - umujura