Umutwe wa gatandatu Kwirinda no gukumira ihohoterwa
Ingombajwi w W.
1. Erekana amashusho arimo ijwi w.
2. Erekana ingombajwi w W.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro ikurikira.
Wihohotera Uwera na Wibabara.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Wibabara na Werarisia
Wibabara yagiye gusura Werarisi Iwawa.
Werarisi yateye ikawa mu murima.
Wibabara na Werarisi barakorera ikawa.
Werarisi yahaye Wibabara ibaruwa yo guha Muvara.
a. Wibabara yagiye he?
b. Ni iki Werarisi yateye mu murima?
7. Andika ingombajwi w mu nyuguti nto.
8. Andika ingombajwi W mu nyuguti nkuru.
9. Uzurisha imwe mu nyuguti zikurikira, wandike ijambo.
10. Hitamo ijambo mu gakuru wuzuze interuro uyandike.
Uwimana arasoroma ___________.
Imyitozo
Erekana amashusho arimo ijwi w.
2. Huza ingombajwi w n’ishusho irimo ijwi w.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
Uwera arahoza Uwimana wahohotewe.
Wibabara ataka amawuwa iwabo.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Uwimana na Wihogora
Uwimana yavuye gusura Wihogora.
Uwimana abona uruvu ku ikawa.
Uwimana yahise ataha yihuta.
Abona Uwizeye akubita Uwase.
Uwimana atabara Uwase aramuhoza.
a. Uwimana yari avuye he?
b. Uwimana yakoreye iki Uwase?
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Uwera na Kawera
Kawera na Uwera ni abana ba Izabayo.
Uwera ni murumuna wa Kawera.
Izabayo atoza abana imirimo yo mu rugo.
Kawera arakata amawuwa vubavuba.
Uwera na Kawera bategura neza iwabo.
a. Ni iki Izabayo atoza abana be?
b. Kawera arakora iki?
8. Andika ingombajwi w mu nyuguti nto mu ikayi yawe.
9. Andika ingombajwi W mu nyuguti nkuru mu ikayi yawe.
10. Soma imigemo ikurikira uyandike mu ikayi yawe.
11. Soma kandi wandike amagambo akurikira mu ikayi yawe.
12. Curukura iyi migemo ukore ijambo, uryandike.
a.ma-U-na-wi
b.bo-i-wa
c.wi-we-ri
13. Hitamo ijambo rikwiye wuzuze interuro uzandike.
iwabo, imirimo, Wihogora
a. ________ atera amawuwa.
b. Wibabara yasubiye __________.
Ingombajwi c C.
1. Erekana amashusho arimo ijwi c.
2. Erekana ingombajwi c C.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro ikurikira.
Umukecuru aratora umuceri.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Gicari na Cacana
Gicari aracana igicaniro.
Cacana aracucuma ibirayi.
Gicari arateka umuceri ucagase.
Gicari na Cacana bicaye ku muce.
Mukecuru aracira umugani Gicari na Cacana.
a. Gicari aracana iki?
b. Gicari na Cacana bicaye he?
7. Andika ingombajwi c mu nyuguti nto.
8. Andika ingombajwi C mu nyuguti nkuru.
9. Uzurisha imwe mu nyuguti zikurikira wandike ijambo.
10. Hitamo ijambo rikwiye wuzuze interuro, uyandike.
Gicari, bicaye, igicuma
Umukecuru yaguze _______ ku Kicukiro.
Ingombajwi d D.
1. Erekana amashusho arimo ijwi d.
2. Erekana ingombajwi d D.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro ikurikira.
Dativa aratotora dodo.
Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Akadenesi ka Doroteya
Doroteya yagiye ku maduka.
Doroteya yaguze akadenesi.
Doroteya na Muhamedi baradusuye turakina.
Muhamedi yatuzaniye umuduri.
Doroteya na Muhamedi baceka umudiho.
7. Andika ingombajwi d mu nyuguti nto.
8. Andika ingombajwi D mu nyuguti nkuru.
9. Andika ijambo ukoresheje imwe mu nyuguti zikurikira.
10. Hitamo ijambo rikwiye mu gakuru wuzuze interuro, uyandike.
Doroteya na Muhamedi baraceka_______.
Imyitozo
1. Erekana amashusho arimo ijwi c cyangwa d.
2. Huza ingombajwi c cyangwa d n’ishusho irimo ijwi c cyangwa d.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
Doroteya agira umuco wo gusoma.
Domina acuruza amadegede.
6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Macari na Dariya
Macari yagiye gusura Dariya ku Kicukiro.
Macari amuzanira ubudodo.
Dariya areba ubudodo burebure.
Dariya amutekera dodo.
Dariya na Macari bagiye ku maduka.
Baguzeyo imidaho yo gucucuma amadegede.
a. Macari yagiye gusura Dariya he?
b. Dariya yamutekeye iki?
7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Gicari ku isoko
Gicari yagiye kugura dodo ku isoko.
Agezeyo asuhuza Domina amusaba dodo.
Domina amuha dodo arataha.
Izo dodo Gicari azazicucumira mu gitoki.
a. Gicari yaguze iki ku isoko?
b. Dodo Gicari azazimaza iki?
8. Andika ingombajwi c na d mu nyuguti nto mu ikayi yawe.
9. Andika ingombajwi C na D mu nyuguti nkuru mu ikayi yawe.
10. Soma kandi wandike amagambo akurikira mu ikayi yawe.
11. Huza ibice by’amagambo bikurikira ukore ijambo, uryandike.
12. Hitamo ijambo rikwiye wuzuze interuro uzandike.
radiyo, Domina, bucura, kugura.
Gicari ni we _________ iwabo.
Ku iduka bacuruza _________.
13. Curukura aya magambo ukore interuro, uzandike.
a.amuha - umucuruzi - imidaho.
b.Gicari - ku - isoko - dodo - yaguze.
c.yamuhaye - Data - ibiceri - bitanu.
Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu
1. Soma imigemo ikurikira uyandike mu ikayi yawe.
2. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.
Ni bibi kuvuna abana.
gatandatuUwera yagiye Iwawa yikoreye igicuba.
Agera ku iduka aho Macari acururiza ananiwe.
Macari areka gucuruza amadegede atura Uwera.
Wihogora udodera ku iduka amuha umuce aricara.
Macari atuma Uwera kuri Werarisi amuha ibaruwa.
Abuza Werarisi gukorera abana igicuba kiremereye.
a. Uwera yagiye Iwawa yikoreye iki?
b. Wihogora adodera he?
3. Andika ingombajwi w mu nyuguti nto n’inkuru mu ikayi yawe.
4. Andika ingombajwi c mu nyuguti nto n’inkuru mu ikayi yawe.
5. Andika ingombajwi d mu nyuguti nto n’inkuru mu ikayi yawe.
6. Hitamo ijambo rikwiye wuzuze interuro uzandike.
Igicuba, ubudodo, amawuwa.
a.Donatira yaguze__________adodamo amasogisi.
b._________kibika amata.
c. Dariya yateguye _____________meza.
7. Curukura aya magambo ukore interuro, uzandike.
a. Yiga - Wihogora - Iwawa.
b .mu - Bucura - yaguze - iduka - radiyo.
c. aracuruza - Didasi - amadegede.