General
P5 KINYARWANDA SB File Uploaded 5/02/22, 14:04
P5 KINYARWANDA TG File Uploaded 5/02/22, 14:05
1.1. Dukunda igihugu cyacu
Buri gitondo mbere y'uko twinjira mu ishuri, duteranira imbere y'ibendera ry'igihugu, tukaririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyacu. Ubwo turata ibyiza bitatse u Rwanda, tukishimira ko turubanyemo neza, tukaniyemeza kurukorera kugira ngo ingufu zacu ziruteze imbere. Dushimira abakurambere b'intwari bahanze u Rwanda, bakarwagura ndetse bagahashya ubukoroni na mpatsibihugu. Mu ndirimbo yubahiriza Igihugu, twiyemeza kwitangira amahoro no kurinda ibyiza tumaze kugeraho tubikesha ubufatanye bwacu.
Iyo turirimba iyi ndirimbo numva nishimye, nkishimira ko igihugu cyacu ari kiza kandi gifite amahoro. Mu miryango iwacu turatekanye, mu nzira aho tugenda ntawuduhutaza, ku ishuri twigana tutishishanya. Turiga tugatsinda tubifashijwemo n'abarimu bacu. Sogokuru akunda kumbwira ko Abanyarwanda ari bene mugabo umwe. Ambwira ko tugomba kubana kivandimwe, tugakundana, tugafashanya kandi tugakomera kuri ubwo bumwe bwacu kuko ari ubukungu butagereranywa. Anyumvisha ko tugomba gushyira imbere ko twese turi abana b'u Rwanda, bityo tukarangwa no guhora dutahiriza umugozi umwe. Impanuro ze zandemyemo umutima wo gukunda u Rwanda. Numva ntifuza ko hagira uruvuga nabi cyangwa ngo arubuze amahoro. Sogokuru yanyumvishije ko uwo ukunda umuvuga umutaka, ukamuratira abatamuzi. Kubera izo mpamvu, ndarata u Rwanda kuko ari rwiza rukaba rutwizihiye. Abarutuye turangwa n'urugwiro, abadusanze ntibinuba. Ntibarambirwa kuko tubatambagiza urw'imisozi igihumbi bakanyurwa n'ibihe byiza bidashyuha kandi ntibinakonje. Amashyamba, imisozi n'ibiyaga bituma duhumeka umwuka mwiza uyunguruye. Amashyamba ya kimeza n'ayatewe n'abarutuye ni intaho y'inyoni nyinshi n'inyamaswa z'amoko anyuranye. Nawe se, ngizo ingagi zisigaye hake ku isi, intare rutontoma umwami w'ishyamba, inzovu, twiga y'umujosi muremure, impara n'imparage, impyisi na rwara, inguge z'amoko yose, kagoma, inkona, inkongoro, sakabaka, inyange n'inyombya, isandi, imisure n'izindi. Sogokuru yampishuriye kandi ko uwo ukunda ukora icyo ashaka. Ukunda igihugu ke aragikorera, agafatanya n'abandi kugiteza imbere mu kigero arimo. Igihugu cyacu ni kiza kuko gifite amahoro, bituma buri wese akora atekanye. Kugikunda ni ukukifuriza amahoro arambye, abagituye twese tukaba tugomba kuyaharanira. Twe abanyeshuri, tugomba kubana neza na bagenzi bacu, tukiga kuko ari cyo ababyeyi badusaba kandi ari na cyo igihugu kidutezeho, ndetse tugaharanira gutsinda. Sogokuru yarambwiye ati: "Mwebwe muri abajyambere, mukomeze muvome ubwenge, maze iki gihugu cyababyaye muzagiteze imbere, mugikungahaze, bityo ibyo muririmba mubishyire mu bikorwa." Sogokuru yankanguriye kwirinda amanjwe, nkitabira gukora icyo nshinzwe, nkirinda icyatuma abantu bashyamirana, bacikamo ibice.
Sogokuru yansobanuriye ko gukunda igihugu bidasaba kuba uri umuntu mukuru, ahubwo bisaba kwita ku cyo ushinzwe no kutabangamira inyungu rusange. Yanambwiye kandi ko ubufatanye ari intwaro yafashije abakurambere kugera ku byiza turirimba buri gitondo. Ati: "Namwe mukwiye kurangwa no gufashanya, abumva amasomo vuba kurusha abandi bagasobanurira abatayumva, abafite intege bagasindagiza abatazifite, abazima bakita ku barwaye, abanyangufu bakirinda guhutaza abatazifite." Abasangiye igihugu barangwa n'umutima wo gusangira ibyiza bafite, byaba bike, byaba byinshi, kandi bakabifata neza kugira ngo bidasenyuka. Gukunda igihugu si ukwita ku bariho ubu, ahubwo ni ukureba n'abazaza mu gihe kiri mbere. Gukunda igihugu si ukwiyitaho gusa wowe ubwawe ahubwo ni ukwita no ku bandi kuko iyo ugirira abandi ineza, nawe uba uyigirira. Ugira ineza ukayisanga imbere. Agaciro si imyaka ufite, ahubwo ni ibyo ushobora kwigezaho no kugeza ku bandi.
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko:
1. Abakurambere
2. Turatekanye
3. Ntawuduhutaza
4. Tutishishanya
5 Gutahiriza umugozi umwe
6. Intaho
7. Mugikungahaze
8. Amanjwe
9. Abanyarwanda ni bene mugabo umwe
Umwitozo w'inyunguramagambo
Soma, uhuze ijambo rivuye mu mwandiko n’igisobanuro
cyaryo ukoresheje akambi.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Ni ba nde bavugwa muri uyu mwandiko?
2. Ni iki abanyeshuri bavugwa mu mwandiko bakora buri
gitondo?
3. Mu mwandiko batubwira ko uyu mwana uvugwamo iyo
baririmba iyi ndirimo yumva ameze ate?
4. Mu mwandiko batubwira ko sekuru w'uyu mwana ari izihe
nama yamugiriye?
5. Ni ibiki biranga abatuye u Rwanda bivugwa muri uyu
mwandiko?
6. Ni ibiki umuntu ukunda igihugu yakora?
7. Nk'umunyeshuri ukunda igihugu cyawe ni iki usabwa gukora?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi n'iz'ingereka ziri mu mwandiko umaze
gusoma.
2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko.
3. Ni izihe ngero z'indangagaciro zigaragara mu mwandiko?
D. Gutanga ibitekerezo mu nyandiko
Andika umwandiko utarengeje amapaji abiri, uvuga ku bikorwa
biranga umuntu ukunda igihugu ke.
1.2. Ndabaga umukobwa w’intwari
Ndabaga yavutse ari ikinege. Akiri uruhinja, se yagiye ku rugerero,
asigarana na nyina, akura atazi se. Akajya abaza nyina aho se yagiye,
na we akamusubiza ko yagiye ku rugerero akagumayo, bitewe n'uko
nta muhungu yabyaye wo kumukura, akaba ari nta n'umuvandimwe
agira wamusimbura.
Ndabaga atangira kwiga imirimo ya gihungu buhorobuhoro, nko kurasa,
gusimbuka, gutera icumu, gufora umuheto, kwiruka, mbese imirimo ya
gihungu yose arayitoza ayimarayo. Nuko Ndabaga ajya no mu bacuzi
kwisatuza amabere, barangije barayashiririza ngo adapfundura. Nyina
amubajije icyo abigirira, amusubiza ko agomba kwiga imirimo y'abahungu
kugira ngo azarengere se. Aho amariye kuva mu bwangavu abwira nyina
ko ashaka kujya kuramutsa se, akamubona na we akamumenya, ariko
cyanecyane akamukura ku rugerero. Nyina arabyemera amushakira
impamba, amuha Abanyabwishaza bagemuriye ababo ku rugerero
barajyana.
Ageze mu rugerero asaba abahungu b'ikigero ke kumwereka umuntu
witwa Nyamutezi. Abo abajije baramumwereka. Bararamukanya
baranezerwa. Bukeye Ndabaga abaza se icyatumye adataha, undi
amusubiza ko yabuze umusimbura kandi ko amaze kunanirwa kubera
ubusaza. Ndabaga amubwira ko icyamuzanye ari ukumukura maze
agataha akajya kuruhuka. Umusaza yatekereza ko Ndabaga ari
umukobwa akumva ko bitashoboka. Mu kumumara impungenge,
Ndabaga amubuza kuvuga ko ari umukobwa kuko yari yizeye ko imirimo
ya gihungu yose ayishoboye, kuko yayitoje bihagije. Ubwo yavugaga
nko kurasa, gutera icumu, kwiruka, gusimbuka...Anamwizeza ko iyo
atashoboye kumenyera iwabo kuko atari afite abayimwigisha, azayigira
ku rugerero. Mu kumuhinyuza, Nyamutezi amuha umuheto ngo arebe
ko yamasha, amushingira intego, Ndabaga arayihamya. Amuha icumu
amwereka aho aritera. Aho yamweretse araharenza. Amushakira
abahungu bangana ngo basiganwe, arabanikira. Se abibonye arabishima,
yemera kumwerekana, nk'umukura we, umugenga w'urugerero
aramwemerera arataha.
Ubwo Ndabaga asigara ku rugerero, yiga kwiyereka imyiyereko yariho
icyo gihe, yose arayimenya. Aba intore nziza arashimwa arakundwa
cyane! Kubera ko yayoborwaga mu byo akora byose akumvira akitonda
cyane, bahoraga bamutangaho urugero, bituma atanga abandi kugabana
inka nyinshi. Abandi babibonye bamugirira ishyari, kuko abarushije
kugabana inka nyinshi kandi aje vuba. Ubwo harimo n'ab'iwabo bamuzi,
bakajya bajujura ko Ndabaga abarushije kugabana kandi ari umukobwa!
Ababyumvise babibwira umwami. Bukeye umwami aramuhamagara,
amujyana ahiherereye, amubaza niba ari umuhungu, cyangwa se
umukobwa. Ndabaga ikibazo kiramukomerera pe! Akumva namubwira
ko ari umuhungu, akamurahiza akarahira, akamubwira kumwambarira
ubusa agasanga ari umukobwa, biri bumubere icyaha gikomeye ! Yakubita
agatima kuri se wavuze ko ari umuhungu, na bwo akumva nabihakana biri
bumubere na we icyaha kuko yabeshye ibwami ! Ndabaga biramuyobera
arashoberwa. Umwami akomeza kumubaza, undi agira ubwoba, ariko
bigeze aho ahitamo kumubwiza ukuri ko ari umukobwa kuko ari nta
kundi yashoboraga kubigenza. Umwami amubwira uburyo ibye byari
byaramuyobeye kuko yamurebaga agasanga afite ingingo za gikobwa,
kandi yaba arasa, atera icumu, yiruka, yiyereka, byose akabikorana
ubwitonzi nta matwara ya gihungu amurangwaho.
Amubaza icyatumye yiga imirimo y'abahungu, undi amutekerereza
uburyo se yagiye ku rugerero ari agahinja, akarinda amenya ubwenge
ataramubona. Mu kubaza nyina igituma atabona se, akamubwira ko
yagiye ku rugerero, kandi ko adashobora gutaha adafite umukura kuko
atabyaye umuhungu. Ibi akaba ari byo byatumye yitoza imirimo igenewe
abahungu kugira ngo azamucungure.
Umwami amaze kumva amagambo ya Ndabaga, atumiza Nyamutezi,
amubaza niba umwana we ari umukobwa cyangwa niba ari umuhungu.
Nyamutezi na we abanza kujijinganya nk'umukobwa we, ariko kuko byari
ngombwa kuvugisha ukuri, abwira umwami ko ari umukobwa. Abajijwe
icyatumye ashyira umukobwa mu itorero ry'abahungu, asubiza ko ari
uko yari amaze kunanirwa kubera ubusaza kandi agasanga umwana
we yari ashoboye imirimo ya gihungu. Umwami yaramuhumurije,
yiyemeza kumusezerera agataha, amuha inka nyinshi ariko asigarana
umukobwa yari yaramuhaye. Nyuma aza kuba umugore w'umwami
w'inkundwakaza. Kuva icyo gihe, umwami aca iteka ko ibinege bitagira
gikura bizajya bisezererwa bigataha nta yandi mananiza.
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu nteruro:
1. Ikinege
2. Urugerero
3. Kumukura
4. Azarengere
5. Umugenga
6. Kugabana inka
7. Yaramuhumurije
8. Guca iteka
Umwitozo w'inyunguramagambo
Tanga interuro ebyirebyiri kuri buri jambo muri aya akurikira:
1. Ikinege
2. Kumara impungenge
3. Umugenga
4. Umukura we
5. Itorero
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite, mutandukura interuro
zakoreshejwe mu mwandiko uko zakabaye.
1. Ni iki kivugwa muri uyu mwandiko?
2. Ni iyihe mirimo yari igenewe abahungu muri icyo gihe
Ndabaga yize gukora?
3. Ndabaga yabitewe n'iki kwiga imirimo ya gihungu?
4. Ndabaga abonanye na se yamugejejeho ikihe gitekerezo?
Umubyeyi we yabyakiriye ate?
5. Ndabaga ageze ku rugerero yitwaye ate?
6. Ni iki kigaragaza ko bagenzi be batishimiye iterambere
Ndabaga yagezeho? Babyitwayemo bate?
7. Mu kiganiro Ndabaga yagiranye n'umwami ni uwuhe muco
mwiza mukuyemo?
8. Ni iki cyatumye umwami aca iteka risonera abavutse ari
ibinege kujya ku rugerero?
9. Ni iki wakwigira kuri Ndabaga uhereye ku buryo yashoboye
imirimo yitwaga iya gihungu ubihuje n'ihame ry'uburinganire
bw'abahungu n'abakobwa muri iki gihe tugezemo?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
2. Tahura ingingo zigaragaza ubutwari ziri muri uyu mwandiko.
D. Umwitozo w'ubumenyingiro: kujya impaka no kungurana
ibitekerezo
Uhereye ku byiciro by'intwari mu Rwanda, uyu mukobwa
wamushyira mu kihe kiciro? Kubera iki?
E. Umukoro: gutanga ibitekerezo mu nyandiko
Andika umwandiko utarengeje amapaji abiri, uvuga ukuntu wumva
uzaba intwari ishimwa n'ababyeyi, abarezi ndetse n'Igihugu.
1.3. Kurwanya ruswa
Itariki ya 9 Ukuboza buri mwaka, yahariwe kurwanya ruswa ku isi hose.
Ruswa ni uburyo cyangwa igikorwa cyose cyo gukoresha nabi ububasha
wahawe ku nyungu zawe bwite cyangwa ku z'agatsiko runaka. Ruswa
igaragara ku buryo bwinshi. Hari uwakira amaturo cyangwa impano
binyuranye kugira ngo ukunde ukore icyo wagombaga gukora nta
kiguzi. Ni ukwanga kandi kugira icyo ukora kugira ngo utiteranya. Ni
ukudakorera igihe ibyo ugomba gukora kugira ngo ukugana namara
gusiragira kenshi, yibwirize agire icyo akurebera n'ibindi.
Impamvu ari ngombwa kurwanya ruswa, ni uko ibyo igihugu
cyagakoresheje mu nyungu rusange byikubirwa na bamwe, bigatuma
iterambere ridindira. Urugamba rwo kuyitsinda ntirwakoroha buri wese
atarugizemo uruhare. Kuki se umuntu yatanga ruswa kugira ngo ahabwe
cyangwa akorerwe icyo yemererwa n'amategeko nta kiguzi, kandi
abo ayiha baba bahembwa amafaranga ava mu misoro y'abaturage?
Ntibikwiye kandi ko umuntu yahabwa ibyo atagenewe, byari bigenewe
abandi babifitiye uburenganzira kubera ko yatanze inyoroshyo cyangwa
bitugukwaha.
Ni yo mpamvu mu rwego rwo kurengera inyungu z'abaturage, Leta
yashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya ruswa. Muri izo
ngamba harimo ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zinyuranye
ku baturage. Mu nkiko, hashyizweho uburyo bwo kugenzura uko
serivisi zitangwa n'ibyemezo bivugwamo akarengane. Hari kandi no
kugaragaza uburenganzira bw'umuburanyi, n'uwo yiyambaza mu
gihe ubwo burenganzira abwambuwe. Leta kandi ikangurira abagana
inkiko n'abakozi bazo kwamagana ruswa no gutangaza umuntu
wese waka cyangwa agatanga ruswa. Isaba inkiko guca imanza za
ruswa mu gihe kitarambiranye, no gushyikiriza Urwego rw'Umuvunyi
abahamwe n'icyaha cya ruswa, kugira ngo amazina yabo atangazwe,
bityo bakumirwe mu mirimo ya Leta. Hashyizweho kandi gahunda
ngarukamwaka y'icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n'udusanduku
tw'ibitekerezo, kugira ngo buri wese atange amakuru yatuma imikorere
y'inkiko ijya mbere.
Hashyizweho itegeko rigamije gukumira, kurwanya no guhana ruswa
n'ibyaha bifitanye isano na yo. Ni yo mpamvu ibigo bitanga serivisi
bisabwa kugira inyandiko igaragaza uburyo ibyemezo bifatwa,
kugaragaza igihe ntarengwa mu gufata ibyemezo n'amategeko
akurikizwa no kubahiriza amabwiriza agenga ipiganwa mu gutanga
amasoko n'akazi. Ibigo bisabwa kandi kugira ubugenzuzi bw'imikorere
n'ubw'imicungire y'umutungo, kugaragariza raporo abo igenewe, kugira
amabwiriza agenga abayobozi n'abakozi, kudasumbanya, kudatinza no
kutaburagiza ababagana bakeneye gukorerwa imirimo runaka.
Uwo ari we wese wakiriye cyangwa watse ruswa ku buryo ubwo ari
bwo bwose, cyangwa yirengagije ibyo amategeko amusaba gutunganya,
kubera ruswa yakiriye uko yaba iteye kose, agenerwa ibihano birimo
gufungwa no gucibwa ihazabu.
Nubwo ingamba zo kurwanya ruswa zigenda ziyongera, abaryi bayo
na bo bagenda bahindura uburyo bwo kuyirya. Buri muturarwanda
akaba asabwa kwirinda gutanga no kwakira ruswa mu buryo bwose,
agatanga amakuru y'uwaka ruswa n'uyitanga. Muri uru rugamba,
urubyiruko nk'imbaraga z'u Rwanda rw'ejo hazaza rugomba kugira
uruhare runini mu gukumira ruswa kugira ngo idakomeza kudindiza
iterambere ry'igihugu.
Mu bagomba gutungirwa agatoki ahavugwa ruswa, harimo by'umwihariko
Urwego rw'Umuvunyi kuko rufite mu nshingano kurwanya ruswa
n'akarengane, kugeza bicitse burundu mu Rwanda. Udashobora kugera
ku Muvunyi, na we ntaterera iyo ngo abaryi ba ruswa bakomeze
bidagadure. Hari udusanduku dukunze kuboneka ahantu hatandukanye
inzego z'ubutegetsi zikorera kugira ngo byorohereze abantu gutanga
amakuru kuri ruswa mu ibanga. Ruswa ni mbi imunga ubukungu
bw'igihugu, igatuma serivisi zitangwa nabi, iterambere duharanira
ntirigerweho
A. Inyunguramagambo
Mugeregeze gushaka ibisobanuro by'aya magambo
yakoreshejwe mu mwandiko.
1. Kudindira
2. Inyoroshyo
3 Ingamba
4. Ipiganwa
5. Kuburagiza
6. Ihazabu
Umwitozo w'inyunguramagambo
Tanga andi magambo avuga kimwe nk'amagambo
akurikira:
1. Ruswa
2. Kurwanya
3. Ingamba
4. Kudatinza
5. Gutungirwa agatoki
6. Guterera iyo
7. Kwidagadura
8. Kumunga
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite, mutandukura interuro
zakoreshejwe mu mwandiko uko zakabaye.
1. Ruswa ni iki?
2. Ni ubuhe buryo butandukanye bukoreshwa mu gutanga ruswa?
3. Sobanura uburyo gutanga no gufata ruswa bishobora
kudindiza iterambere ry'igihugu?
4. Ni kuki tugomba kurwanya ruswa?
5. Ni ibihe bihano bihabwa uwakiriye cyangwa uwatanze ruswa?
6. Ni izihe ngamba zafashwe murwego rwo kurwanya ruswa?
7. Ni ibiki buri muturage yakora mu rwego rwo kurwanya ruswa?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
2. Kora inshamake y'uyu mwandiko.
D. Umwitozo w'ubumenyingiro: Kungurana ibitekerezo
Uri umunyeshuri wiga mu mwaka ka gatanu w'amashuri abanza.
Ni uruhe ruhare wumva wagira mu rwego rwo gukumira ruswa no
kuyirwanya?
E. Umukoro: Gutanga ibitekerezo mu nyandiko
Hanga umuvugo uvuga ibibi bya ruswa ku buryo wawujyana mu
marushanwa yo ku munsi wahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda.
1.4. Gukorera mu mucyo
Burya kuganira n'abantu bakuru ni ibintu byiza cyane. Sinari nzi icyo
gukorera mu mucyo ari cyo, nabibwiwe na sogokuru.
Rimwe naganiriye na sogokuru maze ampa impanuro agira ati: "Mwana
wange, nongeye kubigusaba nkomeje, uzabe umugabo wange umugayo.
Uzirinde kurimanganya. Uzirinde gukoresha amarangamutima,
urangwe no gushishoza, ukuri n'ubutabera. Muri make, uzaharanire
kuba inyangamugayo kandi ukorere mu mucyo". Kubera ko ntari
nasobanukiwe neza n'ibyo ambwira, ndamubaza nti: "Gukorera mu
mucyo ni iki? Bisabwa ba nde? Bikorwa gute?"
Sogokuru arambwira ati: "Gukorera mu mucyo ni ukuvugisha ukuri no
kudahishahisha ibyo ukora. Ntibaca umugani se ngo 'uwububa abonwa
n'uhagaze.' Burya ibyo ukorera mu bwihisho biba ari bibi kandi biratinda
bikagaragara." Gukorera mu mucyo rero ni uguhishurira abandi ibyo
ukora no kwemera ko bakugenzura ku buryo bashobora gutahura no
kugaragaza amakosa wakoze. Waba kandi warakoze neza na byo
bikamenyekana, ku buryo bibera abandi urugero kandi ukanabishimirwa.
Ikigamijwe mbere na mbere ni ugutuma abandi bakugirira ikizere.
Gukorera mu mucyo rero ni ukwirinda kubera cyangwa kurenganya.
Abanyarwanda baca umugani ngo 'Uwanga amazimwe abandwa
habona" kandi ngo "Ukuri guca mu ziko ntugushye." Gukorera mu mucyo
ni ukwanga amazimwe no kugaragaza ko ukoresha ukuri.
Abantu ba mbere basabwa gukorera mu mucyo ni abayobozi. Ubuyobozi
bukorera mu mucyo bushyira ahagaragara ibyo bukora n'impamvu
bikorwa; bugaragaza ugomba kubikora, n'icyo bigamije. Niba umuyobozi
afashe ibyemezo ni nk'urugero, nagaragaze impamvu yatumye abifata.
Niba hari imishinga iriho yagenewe amafaranga nayigaragaze,
agaragaze amafaranga nyayo ayiteganyirijwe. Niba yarashyizwe mu
bikorwa agaragaze ayayitanzweho, mbese anatume amakuru yose
abyerekeye ashobora kugerwaho.
Mu butabera ho birasanzwe ko urubanza rugombwa gucirwa mu ruhame.
Igihe hari abantu bagize icyo bapfa bakaregana mu bunzi cyangwa mu
rukiko, urubanza rugomba gucirwa mu ruhame, kugira ngo abantu bose
babone ko uwarenganywaga yarenganuwe.
Burya no mu ishuri hagomba kubaho gukorera mu mucyo. Abanyeshuri
bakunze kutemera amanota babonye cyane cyane iyo batsinzwe. Kugira
ngo ibyo bitabaho, umwarimu aba akwiye gufatanya n'abanyeshuri
gusubiza ibibazo byatanzwe mu mikoro inyuranye, abanyeshuri bakabona
uko byakosowe maze bakishirira amakenga. Abanyeshuri bagomba kandi
kugira uruhare mu micungire y'ikigo, bakamenya umutungo wacyo n'uko
ukoreshwa.
Buri muntu ku giti ke, agomba gukorera mu mucyo kuko kuvugisha
ukuri bireba buri wese. Umuntu ukorera mu mucyo ni we witwa
inyangamugayo kuko atishisha gushyira ahagaragara ibikorwa bye
byiza. Umucuruzi ukorera mu mucyo atanga imisoro uko bikwiye,
ntiyishore mu bucuruzi bwa magendu.
Gukorera mu mucyo ntibisaba ibintu bikomeye. Ku bayobozi, gukorera
mu mucyo ni ugushyira ahagaragara ibikorwa bakorera abaturage,
ndetse bakanabibatangariza batagombye kubibasaba. Bagomba rero
kutimana amakuru ku byo bakora kuko baba babikorera abaturage.
Iyo babihisha, ni uko biba birimo ruswa, ikimenyane cyangwa kunyereza
umutungo w'Igihugu.
Banyeshuri rero, nimukunde gukorera mu mucyo kandi mubiharanire.
Muzage mutangaza ibyo mubona bitagenda neza muzaba mushyigikiye
ko ukuri kujya ahagaragara.
A. Inyunguramagambo
Mugeregeze gushaka ibisobanuro by'aya magambo
yakoreshejwe mu mwandiko.
1. Impanuro
2. Kurimanganya
3. Inyangamugayo
4. Gutahura
5. Ubucuruzi bwa magendu
6. Sobanura iyi migani yakoreshejwe mu mwandiko:
a) Uwanga amazimwe abandwa habona
b) Ukuri guca mu ziko ntugushye
c) Uwububa abonwa n'uhagaze.
Umwitozo w'inyunguramagambo
Tanga andi magambo avuga kimwe nk'amagambo
akurikira:
1. Kubera
2. Kurenganya
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
1. Ni iyihe nsangamatsiko iri kuvugwa muri uyu mwandiko?
2. Ni izihe nama sogokuru yagiriye umwanditsi w'uyu mwandiko?
3. Ni ibihe bibazo uyu mwana yabajije sekuru?
4. Ubona sekuru yaramushubije ku bibazo byose yabajije?
5. Gukorera mu mucyo ni iki?
6. Kuki tugomba gukorera mu mucyo?
7. Ni gute mu ishuri dushobora gukorera mu mucyo?
C. Umwitozo w'ubumenyingiro: kungurana ibitekerezo
1. Usibye ibikorwa bivugwa mu mwandiko wasomye nta bindi
bigaragaza uko abantu bakorera mu mucyo watanga?
2. Usibye akamaro ko gukorera mu mucyo kavugwa mu
mwandiko wasomwe nta kandi kamaro ko gukorera mu mucyo
wavuga?
D. Umukoro
Andika inkuru ivuga ku bikorwa biranga gukorera mu mucyo ndetse
n'akamaro ko gukorera mu mucyo.
1.5. Ingingo z’ingenzi zigize umwandiko
Mu matsinda nimwongere musome umwandiko "Gukorera mu
mucyo," maze mukoresheje ikaramu y'igiti, mugende muca
akarongo ku bitekerezo by'ingenzi biwugize.
1. Nimusubize ibi bibazo.
a. Ibitekerezo by'ingenzi mwasanze ari bingahe? Ni ibihe?
b. Mwabibonye gute?
c. Mwasanze se ibitekerezo by'ingenzi ari byo byubatse
insanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?
d. Mwabibonye mu kihe gice mu bice by'ingenzi bigize
umwandiko?
e. Mubona se ari byo twakwita ingingo z'ingenzi zigize
umwandiko?
f. Mugiye kuzandika mwazandika mute?
Umwanzuro
C. Umwitozo w'ubumenyingiro: kungurana ibitekerezo
1. Usibye ibikorwa bivugwa mu mwandiko wasomye nta bindi
bigaragaza uko abantu bakorera mu mucyo watanga?
2. Usibye akamaro ko gukorera mu mucyo kavugwa mu
mwandiko wasomwe nta kandi kamaro ko gukorera mu mucyo
wavuga?
D. Umukoro
Andika inkuru ivuga ku bikorwa biranga gukorera mu mucyo ndetse
n'akamaro ko gukorera mu mucyo.
1.5. Ingingo z’ingenzi zigize umwandiko
Mu matsinda nimwongere musome umwandiko "Gukorera mu
mucyo," maze mukoresheje ikaramu y'igiti, mugende muca
akarongo ku bitekerezo by'ingenzi biwugize.
1. Nimusubize ibi bibazo.
a. Ibitekerezo by'ingenzi mwasanze ari bingahe? Ni ibihe?
b. Mwabibonye gute?
c. Mwasanze se ibitekerezo by'ingenzi ari byo byubatse
insanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?
d. Mwabibonye mu kihe gice mu bice by'ingenzi bigize
umwandiko?
e. Mubona se ari byo twakwita ingingo z'ingenzi zigize
umwandiko?
f. Mugiye kuzandika mwazandika mute?
Buri mwandiko uba ufite insanganyamatsiko wubakiyeho kandi ukaba
ufite ibitekerezo ushaka kugeza ku bawusoma. Kugira ngo umwandiko
ushobore kumvikana neza, ibyo bitekerrezo biba bikurikirana kandi
byuzuzanya kuva ku ntangiriro y'umwandiko kugeza ku mpera yawo.
Izo ngingo z'ingenzi akenshi ni zo ziba zigize ibika bigize umwandiko,
ariko hari igihe ingingo imwe iba ndende ikaba yashyirwa mu bika
bibiri cyangwa birenga.
UMWANZURO
Iyo wasomye neza umwandiko ukawumva, izo ngingo z'ingenzi ni zo
usigarana mu mutwe.
Kuzitahura biroroshye kuko ziba zihuye n'ibitekerezo byatanzwe
n'umwanditsi. Mu kwandika ingingo z'ingenzi zigize umwandiko,
bazigaragarisha utunyerezo cyangwa nomero.
Umwitozo wo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
2. Kora inshamake y'uyu mwandiko.
1.6. Inshamake y’umwandiko
Muhereye ku ngingo z'ingenzi mwatondekanyije, nimugende
muzihuza mukore interuro ziboneye kandi zumvikanisha neza
ibitekerezo bizikubiyemo.
Inshamake y'umwandiko "Gukorera mu mucy".
Sekuru w'umwana yamuhaye impanuro agira ati: "Uzaharanire gukorera
mu mucyo ube inyangamugayo." Nuko umwana amubaza gukorera mu
mucyo icyo ari cyo, abasabwa gukorera mu mucyo abo ari bo, n'uburyo
bikorwa.
Sekuru amusobanurira ko gukorera mu mucyo ari ukugendera ku kuri
no gushyira ahagaragara ibyo ukora. Abo bisabwa cyane ni abayobozi
kuko baba bahagarariye inyungu z'abaturage. Mu butabera ho ni ihame
kuko urubanza rugomba gucibwa abantu bose bareba. Mu mashuri na ho
birakwiye kuko abanyeshuri baba bagomba kwerekwa uko bakosowe,
kandi bagahabwa uruhare mu micungire y'ikigo cyabo. Buri muntu rero,
wese asabwa gukorera mu mucyo kuko ari byo bituma agaragara nk'
inyangamugayo.
Gukorera mu mucyo biroroshye kuko icya ngombwa ari ukureka
amakuru y'ibyo ukora akajya ahagaragara ndetse ukagira uruhare mu
kuyatangaza.
Ibibazo byo gusubiza:
1. Mwabigenje mute kugira ngo mukore interuro zumvikana muri ibyo
bitekerezo by'ingenzi?
2. Mumaze gukora umwandiko muri izo nteruro, murabona hari
isano ufitanye n'umwandiko muremure izo ngingo z'ingenzi zakuwemo?
3. Uwo mwandiko mwabonye ureshya ute, mugereranyije n'uwo
mwakuyemo ibitekerezo by'ingenzi mwahurije mu wo mumaze
gukora?
4. Muhereye ku burebure bwawo mwawita iki?
5. Noneho muhereye ku byo mumaze gusoma, mwavuga ko inshamake
ari iki? Ihinamwandiko ryo se ni iki?
6. Mwabigenje mute kugira ngo mwubake uwo mwandiko ku buryo
ibyo mwagendeyeho mwabyita amabwiriza agenga icyo gikorwa
mwakoze?
7. Ni iyihe myanzuro mwafata ku byo mumaze gukora?
1. Inshoza y'inshamake y'umwandiko
Inshamake y'umwandiko ni umwandiko mugufi wumvikana neza
ubumbye ingingo z'ingenzi z'umwandiko wari muremure. Iyo wandika
inshamake ugenda ushyira ibyungo, ibika n'andi magambo akenewe
mu ngingo z'ingenzi wabonye kugira ngo ube umwandiko w'imbumbe,
atari interuro imwe iri ukwayo indi ukwayo. Uwo mwitozo ni wo witwa
"ihinamwandiko."
2. Inshoza y'ihinamwandiko
Ihinamwandiko ni ijambo ribumbye amagambo abiri: ihina riva ku
nshinga "guhina" isobanura "kugira ikintu kigufi cyangwa kuvuga
ibyabaye muri make"; hari kandi n'ijambo
"umwandiko" risobanura inkuru yanditse.
Ihinamwandiko ni ukuvuga cyangwa kwandika muri make ibyavuzwe
mu mwandiko udahinduye ibitekerezo byawutanzwemo.
Ukora ihinamwandiko ahera ku bibazo umuntu yagenda yibaza
biganisha ku bisubizo birimo ingingo z'ingenzi zigize umwandiko.
Iyo uhina umwandiko cyangwa uvuga ibyavuzwemo mu nshamake, ni
ingingo z'ingenzi uvuga.
3. Amabwiriza y'ihinamwandiko
1. Gusoma witonze, inshuro ebyiri cyangwa eshatu umwandiko
ugomba guhina.
2. Gusoma igika ku kindi, ugaragaza ingingo z'ingenzi zigize buri
gika;
3. Kwita ku gihe umwandiko wahimbiwemo (impitagihe, inzagihe,
indagihe).
4. Uhina akoresha amagambo n'imvugo bye, ariko ntagomba
guhindura ibitekerezo biri mu mwandiko ahina ngo yivugire
ibye.
5. Iyo nta burebure bwagenwe, inshamake igomba kungana na
kimwe cya kane cy'uburebure bw'umwandiko.
Iyo ari ngombwa gukora inshamake yanditse:
- Nta magambo ahinnye, nka cg, amaf.,... bigomba gushyirwa mu
nshamake kugira ngo ubone uko wandika ibintu byinshi.
- Nta kwandika mu mibare.
- Irinde gushyira nomero cyangwa utunyerezo ku bika bigize
inshamake kuko icyo gihe zaba ari ingingo z'ingenzi uri kurondora.
Umwitozo:
Hina umwandiko "Dukunda igihugu cyacu" mu mirongo itarenze
icumi
1.7. Igitekerezo cya Nyamutegerakazaza
Umugabo Nyamutegerakazaza wari utuye i Gihinga na Gihindamuyaga
yashatse umugore, ariko mu gihe yari atwite ari hafi kubyara, umugabo
ararwara, indwara imugezayo. Ageze aho ajya kuraguza, bamubwira
ko umugore we atwite inda y'umuhungu, ariko ko atazamubona, kuko
azavuka yarapfuye.
Nyamutegerakazaza yumvise ko agiye gupfa ntiyacika intege, ahubwo
atangira gutekereza icyo yakora kugira ngo ateganyirize umwana we.
Nuko yigira inama yo gusiga amusabiye umukobwa, akanamukwerera,
kugira ngo namara gukura atazabura umugore cyangwa akabura
umusabira.
Bukeye, Nyamutegerakazaza areba inka z'imbyeyi n'ibimasa, areba,
intama, areba ihene, amasaka, impu n' impuzu nyinshi, ashaka abagaragu
bo kubimutwaza. Nuko ashyira nzira, ajya gushaka aho yasabira
umwana wari ukiri mu nda.
Ngo bagere imbere, abona ifuku yafashwe n'umutego. Arayitegura,
arangije ayiha amasaka irahembuka. Igiye kugenda iramubaza, iti:
"Witwa nde ko ungiriye neza?" Arayibwira. Na yo iramubwira iti: "Genda
igihe nikigera nzitura iyi neza ungiriye."
Barakomeza, bageze imbere bahura n' imbeba zishonje ziri kuguguna
ibyatsi. Zibonye amasaka ziramusaba ziti: "Dufungurire!" Aziha amasaka
n' impu n'impuzu. Agiye kugenda ziramubaza ziti: "Wa mugabo we witwa
nde ko utugiriye neza?" Arazibwira. Ziti: "Genda umugeni uzamubona
kandi igihe nikigera tuzitura umwana wawe iyi neza utugiriye."
Nyamutegerakazaza arakomeza aragenda. Ageze mu ishyamba, ahura
n'intare ishaje, itagishoboye guhiga. Intare iramubwira iti: "Wamfunguriye."
Nyamutegerakazaza ayiha akamasa. Mbere y'uko igafata, iramubaza iti:
"None ko ungiriye neza witwa nde?" Nyamutegerakazaza arayibwira,
ati:"Ndi Nyamutegerakazaza nturutse i Gihinga na Gihindamuyaga,
ngiye gukwerera umwana ukiri mu nda." Intare iramubwira iti: "Genda
umugeni uramubona."
Yigiye imbere ahura n’ isazi n’ ishwima. Isazi zimusaba kuziha impu
zikanyunyuzamo ibizitunga, naho ishwima zimusaba gushwitura
ibirondwe ku nka yari ashoreye. Nyamutegerakazaza asaba abari
bamutwaje guhagarara. Ahambura impu aziha isazi zitururaho, naho
ishwima zishwitura ibirondwe ku nka zirahaga. Birangije, biti: "Noneho
twibwire, tuzakwiture iyi neza utugiriye. Nyamutegerakazaza abibwira
izina rye. Biti: "Genda rero umugeni uramubona."
Nyamutegerakazaza, n'abikorezi be bakomeza urugendo. Aza guhura
n' umugabo uvuye mu rugo rwe, na we yari afite umugore utwite inda
y’ uburiza. Nyamutegerakazaza aramusuhuza, arangije aramwibwira
amubwira n' ikimugenza. Umugabo ati:"Nta mukobwa mfite, icyakora
umugore wange aratwite."Undi ati: "Yewe! Iyo nda ni yo nshaka, kuko
n' uwo nsabira ntaravuka. Ndagukwera, maze nubyara umukobwa
uzamushyingire umwana wange." Umugabo ati: "Ibyo na byo! Nyihera
inka, umugeni ndamukwemereye. Yaba uzavuka mu nda umugore wange
atwite cyangwa uzakurikiraho."Nuko amutura amayoga, baranywa,
arangije amuha inka yo kumukwera, barikubura barataha.
Nyamutegerakazaza ageze mu rugo ahamagara umugore we,
aramubwira, ati: "Dore nagiye ngirira neza abantu bose, n'ibintu
byose. Izina ryange rizwi neza hose. None uzabyara umwana
w'umuhungu narapfuye, ntuzagire izina umwita, bazage bamwita mwene
Nyamutegerakazaza." Umugore arikiriza.
Nyamutegerakazaza ageze imuhira, amara iminsi mike arapfa. Bitinze
umugore we abyara umwana w'umuhungu ntiyamwita izina koko.
Umwana arakura, agera ubwo aba umusore, bakajya bamwita.
"mwene Nyamutegerakazaza". Amaze kuba umusore aza kubaza
nyina ati: "Data aba hehe?" Nyina aramusubiza ati: "So yarapfuye."
Umwana yongera kumubaza ati: "Ese yitwaga nde? " Nyina ati: "Yitwaga
Nyamutegerakazaza. Yari yaragiye inyuma y'ishyamba, asiga agushakiye
umugeni, avuyeyo aherako arapfa." Umwana ati: "Nzajya kureba aho
hantu data yajyanye inka zo kunkwerera."
Bukeye umwana afata impamba, arahaguruka ajya kureba aho se
yasize amusabiye umugeni. Aragenda, agiye kugera ku ishyamba
ahura n'ifuku. Ziramubaza ziti: "Witwa nde wa musore we ko tubona
ujya gusa na wa mugabo watugiriye neza?" Arazibwira ati: "Ndi
mwene Nyamutegerakazaza." Ifuku ziti: "Genda ariko umenye ko aho
ugiye bazakurushya, uzemere uruhe. Nibakohereza guhinga, uzageyo
uzahadusanga." Arazishimira, arangije akomeza inzira y'ishyamba, ifuku
na zo zinyura mu myobo, ziramukurikira.
Yigiye imbere ahura n' imbeba ziti: "Uri nde?" Arazibwira. Imbeba
zitema ishyamba arahita. Zirangije ziramuherekeza, zimwereka urugo
se yamusabiyemo umugeni. Nuko ahageze baramuzimanira, barangije
baramubaza bati: "Uri nde ko tutakumenye?" Arabasubiza, ati: "Ndi
mwene Nyamutegerakazaza waje gukwa inda." Babyumvise barumirwa,
kuko umugeni we bari baramushyingiye ahandi. Ni ko kwigira inama
yo kumurushya kugira ngo bamunanize, atahe atamubonye.
Nuko basaba abashumba kugishisha inka zose, kugira ngo bamubwire
ko inka se yabakwereye yari irwaye igahita ipfa, ko nta nka n'imwe
ibarizwa muri urwo rugo. Abashumba bakigeza inka mu ishyamba,
imvura irashoka. Intare yari yabimenye iratontoma, itera abashumba
ubwoba, barazishorera bazisubiza mu rugo. Mu gihe bari batangiye
kubimubwira babona inka zose zirahasesekaye.
Babonye ibyo bidakunze, bamuha ikigeragezo, bati: "Noneho muri iri
shyo ry'inka, genda utwereke izikomoka ku yo so yakoye." Mwene
Nyamutegerakazaza abyumvise arumirwa, kuko atari azizi. Muri ako
kanya, ishwima imunyura hejuru iguruka, iramwongorera, iti:" Inka
tugiye kugwaho uvuge ko ari zo zikomoka ku yo so yakoye." Umusore
ajya mu ishyo, inka ishwima iguyeho akayikoraho, arinda azihetura
atibagiwemo n'imwe.
Bamuha ikindi kigeragezo bati: "Maze rero ntitwashyingira umukobwa
wacu umugabo uzamwicisha inzara. Dore isuka, ugende uhinge uriya
mushike, nukunanira, witahire." Umusore isuka arayifata. Bamweretse
umushike arumirwa, kuko uburyo hari hanini, ntiyari gushobora
kuharangiza mbere y'uko agera mu gihe cy'ubukambwe. Nyamara apfa
kujyamo aratangira ararima. Muri ako kanya, za fuku zanyuze iy'ikuzimu
ziba zirahasesekaye, ziramufasha, mu kanya wa mushike wose uba
uhindutse intabire.
Babibonye batumaho umugore we iyo bari baramushyingiye, azana
n'abana yari amaze kuhabyarira. Bazana abagore benshi, barimo uwo
se yamukwereye babakoranyiriza hamwe. Baramubwira bati: "Dore
aba bagore barimo uwo so yagukwereye, numumenya ukamufata
akaboko, turamuguha umujyane. Isazi imujya mu gutwi iti: "Uwo ngwa
ku jisho akikoma ku gahanga, abe ari we ufata akaboko." Nuko wa
musore arabegera, agenda asa n'ushishoza nk'ubazi neza, agiye kubona
abona uwo isazi iguye ku jisho, yikomye ku gahanga amufata akaboko
aseka, ati: "Uyu ni we wange." Umugore na we aramuhobera, basabwa
n'ibyishimo, abari aho bose babaha amashyi n'impundu.
Nuko bengesha amayoga, babanza gusubiza uwari umutunze ibyo yari
yarakoye, barangije baramushyingira. Bamuha inka, bamuha imyaka,
bamuha abikorezi baramuherekeza atwara umugore we n'abana be yari
amaze kubyara, aratunga aratunaginirwa.
Ineza iratinda ntihera.
Gira so yiturwa indi.
Akebo kajya iwa Mugarura.
A. Inyunguramagambo
Nimushake ibisobanuro by'aya magambo mukurikije
uko yakoreshejwe mu mwandiko:
kuraguza, ashyira nzira, kwitura ineza, ishwima, gushwitura ibirondwe,
inda y'uburiza, izina ryange rizwi neza hose, impamba, ifuku, impu,
impuzu, ibirondwe, barikubura barataha, kugishisha, ishyo, ubukambwe,
kwikoma isazi, gusabwa n'ibyishimo, impundu, gutunga ugatunganirwa.
Umwitozo w'inyunguramagambo
1. Koresha aya magambo mu nteruro ziboneye.
a) Kwitura ineza
b) Ishyo
c) Gusabwa n'ibyishimo
d) Gutunga ugatunganirwa.
2. Nimusobanure iyi migani muvuge n'igihe yakoreshwa:
a) Ineza iratinda ntihera.
b) Gira so yiturwa indi.
c) Akebo kajya iwa Mugarura.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Nimusubize ibibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite mutandukuye interuro ziri mu
mwandiko.
1. Kuki Nyamutegerakazaza yanze kwita umwana we izina
agashaka ngo bazage bamwita "mwene Nyamutegerakazaza?"
2. Iyo Nyamutegerakazaza aba yaragiye agira nabi yari kwifuza
ko umwana we yitwa kuriya?
3. Uretse gusiga amukwerereye ubona ikintu kiza kiruta ibindi
Nyamutegerakazaza yasigiye umwana we ari iki?
4. Wowe umenye ko uzapfa vuba aha wakora iki?
5. Ese ko n'ubundi buri muntu aba agomba kuzapfa umunsi
umwe, ubona abantu babaho nk'aho bazapfa ngo bateganyirize
abana babo?
6. Iki gitekerezo kiratwigisha irihe somo ry'ingenzi?
7. Mu mwandiko baravugamo ko Nyamutegerakazaza yagiye
gukwera umwana utaravuka kandi agakwa inda itaravuka.
Kuri ubu ubona bishoboka?
8. Muri iki gihe ni ibihe bikorwa abantu bakora iyo bashatse
kuzigamira umwana ukiri muto cyangwa utaravuka?
D. Kungurana ibitekerezo no kujya impaka
Umukobwa Nyamutegerakazaza yari yarakwereye umuhungu we,
yaje gusanga baramushyingiye ahandi. Ku bwawe ubona batari
barahemutse?
E. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Ukeka ko uyu Nyamutegerakazaza yabayeho? Ni iki gisa
n'ikigaragaza ko yabayeho?
2. Bavuga ko yari atuye he?
3. Hari igihe bavuga yabereyeho?
4. Uhereye kuri ibi uyu mwandiko wawita iki?
5. Igitekerezo cyo muri rubanda rero kirangwa n'iki?
Inshoza n'uturango by'igitekerezo cyo muri rubanda
Kugira ngo tumenye ubwoko bw'umwandiko tureba uko utangira n'uko
usozwa n'ibivugwamo.
Duhereye kuri iki gitekerezo cya Nyamutegerakazaza dushobora
kwibaza ibibazo bikurikira:
A. Duhereye ku buryo utangira n'uburyo usozwa
1. Uyu mwandiko utangira ute?
2. Usozwa ute?
3. Iyo uba utangizwa na kera habayeho ugasozwa na si nge
wahera byaba bihagije kugira ngo witwe umugani muremure?
B. Duhereye ku bivugwamo.
1. Muhereye ku bivugwa muri uyu mwandiko n'uburyo bivugwa
haba hari ibigaragaza ko uyu Nyamutegerakazaza yaba
yarabayeho kandi agakora ibivugwa muri uyu mwandiko koko?
2. Ubundi ni iki kigaragaza ko ibivugwa byabayeho ku buryo
dushobora kubyemera?
3. Hari ahantu tuzi ibivugwa byabereye? Igihe byabereye se hari
icyavuzwe mu mwandiko?
4. Ni iki kigaragaza ko bitabayeho ku buryo tubona ari
ibihimbano?
Inshoza
Igitekerezo cyo muri rubanda ni igihangano cy'ubuvanganzo kijya
gusa n'umugani, bigatandukanywa n'uko cyo kidatangizwa na kera
habayeho ngo kirangizwe na si nge wahera.
Uturango
Mu gitekerezo cya rubanda havugwamo:
Umuntu utari umwami ariko witwara nk'igihangange rubanda
batwerera ibikorwa bigaragara nk'ibyabayeho ariko bivanzemo
n'ibigaragara nk'ibitangaza.
Muri make ibiranga igitekerezo cyo muri rubanda ni ibi bikurikira:
1. Uburyo bwo kubara inkuru mu bitekerezo
Ntibitangizwa na kera habayeho ngo birangizwe na si nge wahera,
kuko iyo bigenze gutyo kiba gihindutse umugani.
Bishingira ku mazina y'abantu babayeho, cyangwa bagaragara
nk'ababayeho mu mateka kuko usanga ari abantu bagenda
bavugwaho ku buryo butandukanye.
Bigaragaramo amakabyankuru n'ibitangaza.
2. Igihe n'ahantu:
a) Igihe: Ibitekerezo bya rubanda ntibitanga amacishirizo
agaragaza neza igihe ibintu byabereye.
b) Ahantu: Mu bitekerezo bya rubanda dusangamo kenshi
ahantu hazwi ibivugwa byabereye, aho igihangange kivugwa
cyari gituye, imisozi izwi iriho na n'ubu, ndetse n'ibintu bifatika
bigaragara nk'ibimenyetso byasizwe n'igihangange kivugwa mu
gitekerezo cya rubanda. Aha twatanga nk'ingero zikurikira:
Muri iki gitekerezo cya Nyamutegerakazaza: Havugwamo
aho yari atuye: I Gihinga na Gihindamuyaga ni imisozi izwi iri mu
Ntara y'Amajyepfo.
Mu gitekerezo cya Ngunda havugwamo ko imsozi yose y'u
Rwanda ari amabimba Ngunda yahingaga. Ni we wayihanze. Mu
Rwanda hari aho usanga udusozi twegeranye bakatwita amabimba
ya Ngunda.
Mu gitekerezo cya Cacana havugwamo:
Imisozi yose Cacana yaciyeho ahunga urupfu kuva mu magepfo
kugera mu majyaruguru. Ni imisozi iriho inazwi na n'ubu. Aho Cacana
yarwaniye n'urupfu ku gasozi ka Zoko. Ubu ni mu Murenge wa Mutete,
Akarere ka Gicumbi, Intara y'Amajyaruguru.
Izi ngero z'ahantu hazwi hariho na n'ubu ni zo usanga zishinga
itandukaniro rigaragara hagati y'igitekerezo n'umugani muremure,
kuko wo utagira utu turango two kuvuga ahantu hazwi ibintu
byabereye ku buryo byatera gutekereza ko ibivugwa byabayeho.
Nyamara igitekerezo cya rubanda cyo kizanamo utwo turango kugira
ngo ubyumva arusheho gusa n'uwemera ibivugwa nk'aho ari ukuri.
3. Amakabyankuru n'ibitangaza:
Muri iki gitekerezo cya Nyamutegerakazaza inyamaswa ziravuga,
zizi ubwenge, zifasha abantu ku buryo butangaje, zizi ibizabaho mu
gihe kiri imbere.
Ibi rero biri mu turango dutuma igitekerezo cya rubanda kegerana
cyane n'umugani muremure mu bibiranga.
4. Isomo mu buzima:
Buri gitekerezo kiba gifite isomo kifuza kutwigisha. Muri iki gitekerezo
cya Nyamutegerakazaza baratwigisha guteganyiriza ejo hazaza
no kugerageza gusiga izina ryiza tugira neza aho tunyuze hose,
kugira ngo tutagenda twitwa ba ruvumwa. Ineza tugize tuyiturwa
ku buryo butandukanye kandi abo dusize bakabyungukiramo. Buri
muntu yari akwiye kwitwara nka Nyamutegerakazaza kuko buri
wese azi ko umunsi umwe azapfa, nyamara izina ryiza ryo ntiripfa
F. Gutekereza ku buryo bwimbitse no gutanga ibitekerezo
ku bivugwa mu mwandiko.
Insanganyamatsiko yo kujyaho impaka:
Mwene Nyamutegerakazaza amaze gutsinda ibigeragezo byose
bamushyizeho, bamuhaye umugore we ndetse n'abana yari yarabyaye
mu rugo yari yarashatsemo arabegukana. Ubona byari bikwiye ko
ajyana umugore n'abana atabyaye?
G. Guhanga bandika
Wumva ikintu kiza umubyeyi wawe yagukorera none kugira ngo
aguteganyirize neza ari ikihe? Yaguteganyiriza uburyo uzashaka?
Yakurihira amashuri? Yakubikira amafaranga menshi muri banki?
Sobanura impamvu wumva icyo uhisemo ari cyo kiza kuruta ibindi
H. Umukoro mu matsinda.
Hari ibindi bitekerezo bya rubanda byiza byo gusoma: Icya Ngunda,
ibya Semuhanuka, Igitekerezo cya Cacana n'ibindi. Shakisha ibitabo
birimo maze ubisome kugira ngo urusheho kwagura ubumenyi no
kumva amasomo bitwigisha
1.8. Ikeshamvugo ku nka, amata n’igisabo
1. Nimusome aka kandiko maze mugende musimbuza
amagambo aciyeho akarongo andi akoreshwa mu
mvugo iboneye mu Kinyarwanda.
Mu muco nyarwanda inka, amata n'igisabo ni ibintu byubahirizwa cyane
mu Rwanda. Inka ifatwa nk'ikimenyetso cy'ubukungu ku buryo buri
wese yumva yayitunga ngo imuhe amata. Hambere, amata iyo yabaga
yakamwe bayasukaga mu gisabo yamara gufata, bakayazunguzamo
akavamo amavuta yatekwaga mu biryo ari byo bitaga ibirunge cyangwa
akisigwa bakayita ikimuri.
Inka zanyweraga mu cyobo badahiyemo amazi, zamara kunywa amazi,
zikaryama.
Kugira inka cyari ikimenyetso cy'ubukungu ku buryo abantu
bashimishwaga no gutunga inka nyinshi zigabanyije mu matsinda, yabaga
ari hirya no hino mu gihugu.
2. Nimugaragaze buri jambo n'iryarisimbuye mu
mbonerahamwe iteye itya:
Imyitozo
1. Simbuza amagambo adakwiye gukoreshwa andi
yabugenewe, maze usanishe uko bikwiye interuro,
kugira ngo zibe ziboneye.
Bwira ba bakozi baragira inka uti: "Nimubyuke dore bwakeye mutangire
gukama kandi mukame n'ingonga, hanyuma amata muyasuke mu bisabo
maze mujyane inka mu rwuri. Igihe cyo kunywa amazi nikigera, muzijyane
kuri cya kinogo twazisukiyemo amazi ejo.
Abana bazo mubashyire mu nzu yabo, umwe muri mwe aze kubahirira
ubwatsi. Ubwo araza no koza ibyansi, abyanike ku gatanda, kandi ibisabo
bitarimo amata, abimanike hariya ku rutara.
Amata mukimara gukama muge mufateho ayo muguriha andi muyahe
abana bayanywe ariko mwabanje kuyateka. Muge kandi mwirinda
kuyamena mu gihe muri kuyasuka mu bisabo. Hanyuma ariya mabyi
yazo muze kuyayora, kandi muzishakire indi saso."
Isuzuma risoza umutwe wa mbere
Umwandiko: Indangagaciro z'Umunyarwanda
Indangagaciro ziranga umuco nyarwanda ni nk'amahame
Abanyarwarwanda bagenderaho amwe ababuza gukora ikibi n'andi
abategeka gukora ikiza.
Indangagaciro zikwiye kuranga umuntu kuva akiri muto twavugamo
izi zikurukira: guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda, kwakira neza
abatugana, kwita ku batishoboye, kudahemuka no gukorana umwete.
Nyamara si zo ndangagaciro zonyinye ziranga Abanyarwanda.
Mu migenzereze yabo, Abanyarwanda hafi ya bose bubaha Imana
bikagaragaza ukwicisha bugufi. Ibyo bigaragarira mu mazina bita
abana babo no mu mvugo bakoresha umunsi ku munsi, zirimo imigani
y'imigenurano, indamukanyo n'intashyo zabo. Iyo basuhuzanya bagira
bati: "Mwaramukanye Imana?" Basezeranaho Bati: "Mubane n'Imana,
cyangwa bati: "Imana ibarinde."
Indangagaciro ziranga umuntu we ubwe ziza ku rwego rwa kabiri, zikaba
ari indangagaciro zituma yihesha ishema mu bandi. Muri zo twavuga
nko kwiyubaha ukirinda kwiyandarika, gukora ukirinda kuba inyanda
kuko agaciro kawe gashingiye ku byo wagezeho wowe ubwawe, utibye,
utandavuye cyangwa ngo uhemuke.
Hakurikiraho indangagaciro zihuza abantu bo mu muryango umwe,
zishingira cyane ku bumwe bw'abagize umuryango, gufashanya no
gutabarana. Izo rero ni indangagaciro ziranga umuryango ari wo shingiro
ry'imibanire y'abantu. Abanyarwanda bemera ko habaho "ndinda" ebyiri.
Umwana ukiri muto aravuga ati:"Ndida dawe." Umubyeyi na we yamara
gusaza akitabaza umwana we agira ati: "Ndinda mwana wange."
Ababyeyi rero uko batwitayeho tukiri abana bato, ni ko natwe tugomba
kubitaho bamaze gusaza tukabasazisha neza. Umubyeyi utita ku bana
be bakandagara, aba yihemukira we bwe. Nyamara n'abana bibagirwa
ababyeyi babo ntibabiteho igihe bageze mu za bukuru, baba babaye
ibigwari, bakabita "ibirumbo."
Hari kandi indangagaciro zidusabanya n'abandi bantu zikadutegeka
gusakaza umubano mwiza mu bantu no kuwusigasira. Umunyarwanda
uhuye n'undi muntu n'iyo baba bataziranye aramusuhuza, batandukana
akamusezeraho.
Muri izo ndagagaciro harimo izitubuza guhemuka, kubeshya no
kubeshyera abandi, gukwiza amacakubiri n'inzangano mu bantu. Harimo
kandi izidutegeka gutabara abari mu kaga, kubaha abandi, kwakirana
urugwiro abantu bose nta vangura, gushima uwakoze neza ukagaya
uwahemutse, no kwirinda ishyari risenya.
Uretse izo ndangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda ku giti ke
cyangwa mu mibanire ye n'abandi, hari kandi indangagaciro zimuranga nk'
umwenegihugu. Umunyarwanda aharanira kurinda ubusugire bw'Igihugu
ke, kukirwanira ishyaka, akirinda kugitera cyangwa kugisahura.
Izi ndangagaciro n'izindi tutarondoye, ni ryo shema ry' Abanyarwanda,
ni zo pfundo ry'umuco udutandukanya n'abatari Abanyarwanda.
I. Inyunguramagambo
Uhereye ku buryo yakoreshejwe mu mwandiko, gerageza
gusobanura aya magambo maze ukoreshe buri ryose mu
nteruro iboneye
1. Amahame. 2. Kwandavura.
3. Ibirumbo. 4. Gusakaza ikintu.
II. Ibibazo byo kumva umwandiko:
1. Agaciro k'umuntu gashingira ku ki?
2. Ukurikije uko ryakoreshejwe mu mwandiko, ijambo "ndinda"
risobanura iki?
3. Ni izihe ndangagaciro zikwiye kuranga umuntu we ubwe?
4. Ni izihe ndangagaciro ziranga abantu bahuriye mu muryango
umwe ?
5. Umubano mwiza mu bantu usakara ute?
III. Ibindi bibazo bijyanye n'umwandiko
Indangagaciro akenshi usanga zifite imbusane zazo, ni
ukuvuga ko iyo hatari ikiza haba hari ikibi. Gerageza
gutanga imbusane z'izi ndangagaciro:
1. Ubumwe. 2. Urugwiro. 3. Kubaha.
4. Gutabararana. 5. Kuvugisha ukuri. 6. Gushima.
IV. Guhina umwandiko:
Andika interuro imwe ikubiyemo iby'ingenzi bivugwa muri uyu
mwandiko.
V. Kubaka interuro ziboneye:
Shyira utwatuzo dukwiye ahari akanyerezo mu nteruro
zigize aka gace k'umwundiko:
Ese uwavuga ibyo_ umuco nyarwanda yahera he_Yewe, ibyiza
by'umuco nyarwanda ntawabirondora ngo abirangize_Abanyarwanda
bafite umuco bihariye ubatandukanya n'abanyamahanga_None wowe
ntumaze kumenya imyinshi mu migenzo myiza y'umuco wacu_Ngaho
nawe gira icyo uvuga da_
VI. Ikeshamvugo
Uzurisha amagambo yabugenewe ku nka, ku mata no ku
gisabo ahari utudomo, aciyeho akarongo na yo uyasimbuze
imvugo iboneye.
Kera Abanyarwanda baragiraga ku gasozi, bakagira inka nyinshi
zigabanyije mu matsinda. Iyo inka zabaga zitashye ............
bagakama. Hari abantu babaga bazi gukama ningoga, bagakama
inka nyinshi mu mwanya muto. Amata bayakamiraga mu ............
bakayabuganiza mu ............
Babaga bafite kandi ibisabo byinshi bimwe bimanitse, ibindi
biteretsemo amata. Ku munsi wo gucunda, amata bayasukaga mu
bisabo bakayacunda, hanyuma bagakuramo amavuta.
VII. Ihangamwandiko
Andika umwandiko utarengeje ipaji imwe uvuga uburyo
ukunda igihugu cyawe cy'u Rwanda n'icyo ugikundira.
IBIBAZO BY’ISUZUMA
Umwaka wa 5 Amashuri abanza Isomo: Ikinyarwanda
UMUTWE WA 2: Kwimakaza uburenganzira bwa muntu
Ikibazo |
Urwego rw’ubushobozi (Bloom Taxonomy) |
Erekana ibintu bine bivugwa mu mwandiko bigaragaza ihohoterwa rikorerwa abana. |
Kwibuka (remember) |
Tanga ingero enye zerekana uburenganzira bw’ibanze buri mwana agomba kugira unazisobanure. |
Kumva / gusobanukirwa (understand) |
1. Muri izi nteruro zikurikira koramo amatsinda abiri: itsinda A ushyiremo izifite indango yemeza, itsinda B izifite indango ihakana: a. Abana bose bafite uburenganzira bwo kurerwa neza. b. Umwana utitaweho akura nabi. c. Sinakubitwaga ku ishuri. d. Nimureke gutoteza abana. e. Si inkuru mbarirano. 2. Kosora amakosa y’imyandikire ari mu nteruro zikurikira: a. Gatera numugore we batuye kumusozi. b. Nyirubwenge aruta nyiruburyo. c. Nahuye na Kamana mbona asa nkurwaye. |
Gushyira mu bikorwa (apply) |
Erekana ingingo z’ingenzi zigize iyi nkuru ishushanyije werekane n’uturango twayo. |
Gusesengura (analyze) |
Vuga muri make icyo uyu mwandiko utwigishije. |
Gusuzuma (evaluate) |
Andika inkuru ivuga ku burenganzira bw’abafite ubumuga uvuge n’ukuntu ubona bwubahirizwa mu gace mutuyemo. |
Guhanga (create) |