Topic outline
- General
- UMUTWE WAMBERE:GUSHUSHANYA NO GUTERA AMARANGE IBITAYEGA N'IBIDUKIKIJEUMUTWE WAMBERE:GUSHUSHANYA NO GUTERA AMARANGE IBITAYEGA N'IBIDUKIKIJELabel: 1UMUTWE WAMBERE:GUSHUSHANYA NO GUTERA AMARANGE IBITAYEGA N'IBIDUKIKIJE
1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Umunyeshuri azaba ashobora gushushanya akoresheje intego zinyuranye n’ibinyempande asiga amabara cyangwa amarangi.
1.2. Ubushobozi shingiro
Muri uyu mutwe umwarimu agomba kuyobora abanyeshuri mu kumenya gukurikiza uburyo bukoreshwa mu gushushanya no gusiga amabara hakoreshejwe ibikoresho bitandukanye. Kureka abanyeshuri bagashushanya bakanasiga amabara amashusho y’ibitayega n’ibidukikije. Muri uko gushushanya no gusiga amabara, abanyeshuri babasha kubona ubwiza bw’ibidukikije. Nyuma yaho kubayobora mu kumurika ibyo bakoze babitangaho ibitekerezo mu bwubahane.
1.3. Ingingo nsanganyamasomo zigaragara mu mutwe
• Kubungabunga ibidukikije igihe abanyeshuri bashushanya ibitayega n’ibidukikije nk’ibimera, udusimba duto n’inyamaswa
• Kumenya gucunga umutungo abanyeshuri bagaha agaciro ibikoresho kuko bigura amafaranga, bityo bikaba bidatagaguzwa uko umuntu yiboneye
1.4. Uburyo bwo gutangira umutwe
Mu gutangira uyu mutwe umwarimu abaza abanyeshuri intego bazi, ibitayega bazi, ibidukikije bazi, n’amabara y’ingero bagiye batanga.
1.5. Urutonde rw’amasomo
Isomo rya 1 : Gushushanya no gusiga amabara amashusho atandukanye
a. Intego zihariye
Umunyeshuri ashobora:
• Guhitamo ibikoresho byo gushushanya hifashishijwe ibinyampande
• Gushushanya no gusiga amabara mu buryo bunyuranye
• Gushima ubwiza bw’ibishushanyo hashingiwe ku miterere yabyo, umunyeshuri yakoze cyangwa byakozwen’abandi
b. imfashanyigisho
• Ikaramu y’igiti
• Amakaramu y’amabara ashushanya
• Agahanaguzo
• Agasongozo
• Impapuro zo gushushanya
c. Uburyo bukoreshwa
• Gukora ku giti cye
• Gukorera mu matsinda
• Kungurana ibitekerezo
• Igerageza
d. Uko isomo ritangwa
i. Gushushanya ibikoresho
Intangiriro
• Kwitegereza ibikoresho no kungurana ibitekerezo ku ntego zibibonekamo.
Isomo nyirizina
• Gushushanya ibitayega hifashishwa intego zitandukanye zoroheje
• Gushushanya ibitayega hifashishijwe intego z’ibanze n’ibinyampande binyuranye
• Gusaba abanyeshuri gushushanya ameza, inzu no kubisiga amabara ajyanye na byo.
• Gusaba abanyeshuri kumurika ibishushanyo bamaze gushushanya
• Gusaba abanyeshuri gutoranya ibishushanyo bikoze neza kurusha ibindi
• Gushima ibikorwa by’abanyeshuri
• Gusaba abanyeshuri gutunganya ibikoresho no kubibika neza
ii. Gushushanya ibimera
• Gusaba abanyeshuri kujya hanze no kwitegereza ibidukikije
• Gusaba abanyeshuri kungurana ibitekerezo ku bidukikije babonye bibanda kubimera
• Gusaba abanyeshuri gushushanya bimwe mu byo babonye mu bidukikije (ururabo, ibiti, amababi) no kubisiga amabara ajyanye na byo
• Kwegera buri tsinda ry’abanyeshuri arigira inama
• Gusaba abanyeshuri kumurika ibishushanyo byakozwe, nk’ururabo, igiti cyangwa amababi
• Gusaba abanyeshuri gutoranya ibishushanyo bikoze neza kurusha ibindi
• Gushima ibishushanyo by’abanyeshuri
iii. Gushushanya ibisimba
Uko isomo ryo gushushanya inyoni, ifi, urukwavu, injangwe ritangwa:
• Kujyana abanyeshuri aho bashobora kubona ibisimba, cyangwa kwerekwa amashusho biriho (inyoni, ifi, urukwavu, injangwe) no kubasaba kwitegereza ibisimba no kubitangaho ibitekerezo
• Gusaba abanyeshuri gushushanya ibisimba babona
• Gusaba abanyeshuri gusiga amabara ibisimba bashushanyije
• Kwegera buri tsinda ry’abanyeshuri umwarimu arigira inama
• Gusaba abanyeshuri kumurika ibishushanyo byabo no kubyunguranaho ibitekerezo
• Gusaba abanyeshuri gutoranya ibishushanyo bikoze neza kurusha ibindi
• Gushima ibishushanyo by’abanyeshuri
iv. Gushushanya umuntu
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kungurana ibitekerezo ku bishushanyo by’umuntu baba barabonye
• Gusaba abanyeshuri kugaragaza ibice bigize umuntu
• Gusaba abanyeshuri gushushanya umuntu
• Gusaba abanyeshuri kumurika ibishushanyo byabo no kubyunguranaho ibitekerezo
• Gusaba abanyeshuri gutoranya ibishushanyo bikoze neza kurusha ibindi
• Gushima ibishushanyo by’abanyeshuri
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri kugaragaza ibinyampande binyuranye
• Gusaba abanyeshuri gushushanya ururabo, ikibabi n’urukwavu.
Isomo rya 2: Gushushanya yigana ibyo abona mu bidukikije
a. Intego zihariye
• Guhitamo ibikoresho ashushanya yifashisha ibinyampande.
• Gushushanya ibintu abona n’ibyo yitekerereje bifite intego zinyuranye mu bidukikije.
• Gukunda no gufata neza ibidukikije.
b. Imfashanyigisho
• Amakaramu y’amabara ashushanya
• Agahanaguzo
• Agasongozo
• Urupapuro rwo gushushanyaho
• Ikaramu y’igiti.
c. Uburyo bukoreshwa
• Gukora ku giti cye
• Gukorera mu matsinda
• Kungurana ibitekerezo
• Igerageza.
d. Uko isomo ritangwa
Intangiro
• Kujya hanze y’ishuri, abanyeshuri bakitegereza ibidukikije (ibimera, ibyatsi, indabo, ibiti n’ibindi)
• Gutoranya ibimera, ibisimba bashushanya uko babibona
• Kungurana ibitekerezo mu matsinda ku byo bagiye gushushanya.
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri gushushanya ibimera n’ibisimba bitandukanye hakurikijwe imiterere yabyo
• Gusaba abanyeshuri gusiga amabara ibishushanyo bakoze ajyanye nabyo
• Kwegera buri tsinda ry’abanyeshuri no kurigira inama
• Gusaba abanyeshuri kumurika ibishushanyo bakoze no kubitangaho ibitekerezo.
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri kugaragaza intego z’ibanze ziboneka mu bishushanyo byabo.
Isomo rya 3: Ivanga ry’amarangi akomoka ku mabara atatu y’ibanze
a. Intego zihariye
• Kuvuga imikoreshereze y’amabara atandukanye ku mitako
• Gushushanya no gusiga amabara mu buryo bunyuranye
• Gufata neza ibikoresho no kubigirira isuku
b. Imfashanyigisho
• Ikaramu y’igiti
• Amakaramu y’amabara ashushanya
• Uburoso
• Amarangi
• Urupapuro rwo gushushanyaho
• Agahanaguzo
• Agasongozo
c. Uburyo bukoreshwa
• Gukora ku giti cye
• Gukorera mu matsinda
• Kungurana ibitekerezo
• Igerageza.
d. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Gusaba abanyeshuri kugaragaza amoko y’amabara bazi.
• Gusaba abanyeshuri kwerekana uko amabara atandukanye aboneka.
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri gukora imvange y’amarangi yo ku rwego rwa kabiri bavanga amabara abiri abiri y’ibanze.
I. Amabara atatu y’ibanze ni aya akurikira :
Uko amabara avangwa abiri abiri n’imvange ziyavamo.
• Gusaba abanyeshuri gushushanya icunga bakoresheje amabara abiri yo ku rwego rwa kabiri (ibara ry’icyatsi n’irisa n’icunga)
• Gusaba abanyeshuri kumurika ibishushanyo byabo
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri gukoresha imvange mu bishushanyo binyuranye bikoreye.
Isomo rya 4: Amoko y’amabara ahindura isura y’ayandi yose n’imikoreshereze yayo
a. Intego zihariye
• Kuvuga imikoreshereze y’amabara atandukanye ku mitako
• Gushushanya no gusiga amabara mu buryo bunyuranye
• Gushima ubwiza bw’ibishushanyo ashingiye ku miterere y’ibyo yakoze cyangwa byakozwe n’abandi
b. Imfashanyigisho
• Ikaramu y’igiti
• Amakaramu y’amabara ashushanya
• Uburoso
• Amarangi
• Urupapuro rwo gushushanyaho
• Agahanaguzo
• Agasongozo
• Uruziga rw’amabara
c. Uburyo bukoreshwa
• Gukorera mu matsinda
• Kungurana ibitekerezo
• Gukora ku giti cye
• Igerageza
d. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kungurana ibitekerezo ku moko y’amabara ahindura isura y’ayandi
• Gusaba abanyeshuri kugaragaza imikoreshereze ya buri bara (umweru, umukara)
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri gukoresha amabara ahindura isura y’ayandi bashushanyaintambwe ku yindi bava ku mukara bajya ku mweru, bava ku mweru bajya ku mukara
• Gusaba abanyeshuri kugaragaza imikoranire y’ayo mabara yombi
• Kwegera abanyeshuri umwarimu abaha ubufasha aho biri ngombwa, anabagira inama
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri guhuza amabara ahindura isura y’ayandi yose.
1.6. Isuzuma risoza umutwe wa 1
• Gusaba abanyeshuri kuvuga ibinyampande binyuranye biboneka mu ishuri
• Gushushanya ururabo, ikibabi n’urukwavu
• Gusaba abanyeshuri gushushanya ibimera babijyanisha n’amabara aboneka mubidukikije
• Gusaba abanyeshuri gukoresha imvange y’amabara y’ibanze mu gushushanya
• Gusaba abanyeshuri guhuza amabara ahindura isura y’ayandi yose.
1.7. Imyitozo y’inyongera
• Gushushanya igikoresho cyo mu rugo agaragaza imikoranire y’ibara ry’umwerun’iry’umukara.
- UMUTWE WA KABIRI: GUTERA GUTERA AMASHUSHO KU BINTUUMUTWE WA KABIRI: GUTERA GUTERA AMASHUSHO KU BINTULabel: 1UMUTWE WA KABIRI: GUTERA GUTERA AMASHUSHO KU BINTU
2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Gushobora gutera amashusho ku bintu akoresheje ibikoresho binyuranye biboneka aho atuye.
2.2. Ubushobozi shingiro
Muri uyu mutwe umwarimu agomba kuyobora abanyeshuri mu kumenya gukurikiza uburyo bukoreshwa mu gutera amashusho, bakoresha ibikoresho binyuranye biboneka aho batuye. Kureka abanyeshuri bagatera amashusho ku bintu bakoresha ibikoresho binyuranye biboneka aho batuye. Muri uko gutera amashusho ku bintu, abanyeshuri babasha kubona ubwiza bw’ibidukikije. Nyuma yaho akabayobora mu kumurika ibyo bakoze babitangaho ibitekerezo mu bwubahane.
2.3. Ingingo nsanganyamasomo zigaragara mu mutwe
• Kwita kuri buri munyeshuri cyane cyane hitabwa ku mwihariko wa buri wese. Nk’udashoboye gukoza ikiganza mu irange ngo atere ishusho ku rupapuro azakoresha ikirenge
• Kubungabunga ibidukikije igihe abanyeshuri batera amashusho y’ibidukikije ku mpapuro nk’ ibibabi, ibyatsi, n’ibindi
• Kumenya gucunga umutungo, abanyeshuri bagaha agaciro ibikoresho ntibitagaguzwe cyangwa ngo byangizwe uko biboneye.
2.4. Uburyo bwo gutangira umutwe
Mu gutangira isomo ryo gutera amashusho ku bintu, mwarimu ashobora kuzana imfashanyigisho. Ni ukuvuga agatambaro gateyeho amashusho yoroheje abana bashobora kubona, akababwira ko nabo bazabikora.
2.5. Urutonde rw’amasomo
Isomo rya 1: Gutera amashusho ku rupapuro hifashishijwe ibikoresho
byoroheje
a. Intego zihariye
Umunyeshuri agomba gushobora:
• Guhitamo ibikoresho n’uburyo bunyuranye bukoreshwa mu gutera amashusho ku bintu
• Gukoresha ibikoresho bitera amashusho
• Gushima ubwiza bw’ibintu
b. Imfashanyigisho
Ibikoresho byifashishwa mu gushushanya no gutera mashusho ku bintu:
• Ikaramu y’igiti
• Urupapuro rwo gushushanyaho cyangwa agatambaro
• Igikoresho cyo gukata
• Amarangi
• Agafufuma
c. Uburyo bukoreshwa
• Gukora ku giti cye
• Gukorera mu matsinda
• Kungurana ibitekerezo
• Igerageza
d. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kungurana ibitekerezo ku mashusho atewe ku bintu bitandukanye
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kugaragaza uruhare rw’amarangi mu gutera amashusho.
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri gutegura ibikoresho binyuranye byifashishwa mu gutera amashusho biboneka aho batuye
• Gusaba abanyeshuri gutera amashusho ku rupapuro bakoresheje ikibabi, ikiganza n’irangi
• Gusaba abanyeshuri gutera amashusho hakoreshejwe ibikoresho biboneka aho batuye
• Kwegera buri tsinda ry’abanyeshuri umwarimu arigira inama
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri kumurika impapuro bateyeho amashusho
• Gusaba amatsinda y’abanyeshuri gutoranya impapuro ziteweho neza amashusho kurusha izindi hitawe ku intego ngenamukoro yatanzwe
• Gushima ibikorwa by’abanyeshuri
• Gukora isuku no kubika neza ibyakozwe.
Isomo rya 2: Gutera amashusho ku gatambaro gato
a. Intego zihariye
Umunyeshuri azaba ashobora:
• Kwerekana uburyo bukoreshwa mu gutera amashusho n’amabara ku bintu
• Guhanga amashusho akoresha ibikoresho binyuranye
• Gushima ubwiza bw’ibintu.
b. Imfashanyigisho
Ibikoresho byifashishwa mu gushushanya no gutera mashusho ku bintu:
• Agatambaro
• Amarangi
• Ikibabi
• Igitiritiri
• Agafuniko k’icupa
• N’ ibindi
c. Uburyo bukoreshwa
• Gukora ku giti cye
• Gukorera mu matsinda
• Kungurana ibitekerezo
• Igerageza
d. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kungurana ibitekerezo ku mashusho atandukanye babona ku myenda.
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri guhanga amashusho hifashishijwe ibikoresho binyuranye biboneka aho batuye.
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda gutera amashusho ku dutambaro, bakoresheje ibikoresho biboneka aho batuye
• Kwegera buri tsinda umwarimu ariha ubufasha aho biri ngombwa anarigira inama.
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri kumurika udutambaro bateyeho amashusho
• Gusaba amatsinda y’abanyeshuri gutoranya udutambaro duteweho neza amashusho kurusha utundi hitawe ku ntego ngenamukoro yatanzwe
• Gushima ibikorwa by’abanyeshuri
• Gusaba abanyeshuri gusukura ibikoresho no kubibika neza.
Isomo rya 3: Gutegura no gutera amashusho ashingiye ku byo umwana yitekerereje
a. Intego zihariye
Umunyeshuri azaba ashobora:
• Guhitamo ibikoresho n’uburyo bunyuranye bukoreshwa mu gutera amashusho ku bintu
• Guhanga amashusho akoresha ibikoresho binyuranye
• Gushima ubwiza bw’ibintu
b. Imfashanyigisho
• Ibikoresho byifashishwa mu gushushanya no gutera mashusho ku bintu
• Agatambaro
• Amarangi
• Ikibabi
• Igitiritiri
• Agafuniko k’icupa
• N’ ibindi
c. Uburyo bukoreshwa
• Gukora ku giti cye
• Kujya mu matsinda
• Kungurana ibitekerezo
• Igerageza
d. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Gusaba abanyeshuri guhanga amashusho n’imitako ku bikoresho biboneka aho batuye byifashishwa mu gutera amashusho ku bintu.
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda gutegura amashusho bakoresheje ibikoresho biboneka aho batuye
• Gusaba abanyeshuri gutera amashushoku bikoresho bitandukanye
• Kwegera buri tsinda arigira inama
2.6. Isuzuma risoza umutwe wa 2
•Gusaba abanyeshuri guhanga amashusho bitekerereje
•Gusaba abanyeshuri gutera amashusho bakoresheje ibikoresho bifite imiterere itandukanye biboneka aho batuye
• Gusaba abanyeshuri kumurika ibintu bateyeho amashusho
• Gusaba amatsinda y’abanyeshuri gutoranya ibintu biteweho amashusho bikoze neza kurusha ibindi hitawe ku ntego ngenamukoro yatanzwe
• Gusaba abanyeshuri gutanga ibitekerezo ku bintu bateyeho amashusho
• Gushima ibintu biteweho amashusho atunganije neza
• Gusukura ibikoresho no kubibika neza.
2.7. Imyitozo y’inyongera
• Gusaba abanyeshuri gutera amashusho ku dutambaro bakoresheje ibikoresho bahawe.
- UMUTWE WA GATATU: AMASHUSHO MU MUBYIMBA UFATIKAUMUTWE WA GATATU: AMASHUSHO MU MUBYIMBA UFATIKALabel: 1UMUTWE WA GATATU: AMASHUSHO MU MUBYIMBA UFATIKA
3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Umunyeshuri azaba ashobora kubumba ibikoresho binyuranye yifashishije igitaka cy’inombe cyangwa ibumba.
3.2. Ubushobozi shingiro
Muri uyu mutwe, umwarimu agomba kuyobora abanyeshuri mu kumenya gukurikiza uburyo bukoreshwa mu kubumba ibikoresho binyuranye, yifashishije igitaka k’inombe cyangwa ibumba. Kureka abanyeshuri bakabumba amashusho y’ibintu bifashisha ibikoresho binyuranye biboneka aho batuye. Muri uko kubumba ibikoresho binyuranye bifashishije igitaka k’inombe cyangwa ibumba. Gutyo abanyeshuri babasha kubona ubwiza bw’ibidukikije. Nyuma yaho bayoborwa mu kumurika ibyo bakoze babitangaho ibitekerezo mu bwubahane.
3.3. Ingingo nsanganyamasomo zigaragara mu mutwe
• Kubungabunga ibidukikije igihe abanyeshuri babumba
• Kumenya gucunga umutungo abanyeshuri bagaha agaciro ibikoresho kuko bigura amafaranga, bityo bikaba bidatagaguzwa uko umuntu yiboneye
• Kwita kuri buri munyeshuri cyane cyane hitabwa ku mwihariko wa buri wese
3.4. Uburyo bwo gutangira umutwe
Mu gutangira uyu mutwe wo guhanga amashusho mu mubyimba ufatika, mwarimu ashobora kuzana imfashanyigisho, ni ukuvuga ibikoresho byoroheje bitandukanye bijyanye n’ibyo abana bashobora kubona, akababaza niba bazi icyo bikozemo, akababwira ko na bo bagiye kubikora.
3.5. Urutonde rw’amasomo
Isomo rya 1: Kubumba ibikoresho n’ibindi bintu binyuranye
a. Intego zihariye
Umunyeshuri azaba ashobora:
• Gukoresha ibumba cyangwa igitaka cy’inombe abumba ifi, akabindi, isahani, abantu cyangwa ibindi bintu binyuranye yitekerereje
• Kunoza no gushima ubwiza bw’ibintu.
b. Imfashanyigisho
• Ibikoresho byifashishwa mu guhanga amashusho afite umubyimba ufatika
• Ibumba risanzwe n’ibumba mvaruganda (plasticine).
c. Uburyo bukoreshwa
• Gukora ku giti cye
• Gukorera mumatsinda
• Kungurana ibitekerezo
• Igerageza
d. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kungurana ibitekerezo ku bikoresho bazi bikozwe mu ibumba.
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda gutegura ibumba bahereye ku kurivangura no kurisukura
• Gusaba abanyeshuri kubumba ifi
• Gusaba abanyeshuri kubumba akabindi
• Gusaba abanyeshuri kubumba isahani
• Gusaba abanyeshuri kubumba umuntu
• Kwegera buri tsinda umwarimu arigira inama.
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri kugaragaza uburyo ibumba ritegurwa
• Gusaba abanyeshuri kugaragaza inzira banyuzemo babumba
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kumurika amashusho babumbye
• Gusaba abanyeshuri gutoranya amashusho abumbye neza kurusha ayandi
• Gushima ibikorwa by’abanyeshuri
• Gusukura aho bakoreye, ibikoresho bakoresheje no kubibika neza
Isomo rya 2: Uburyo bunyuranye bwo gutaka ibintu bitandukanye byakozwe mu kubumba
a. Intego zihariye
Umunyeshuri azaba ashobora:
• Guhanga imitako ku mashusho afite umubyimba ufatika akoresha ibikoresho binyuranye
• Gushima ubwiza bw’ikintu yakoze cyangwa cyakozwe n’abandi.
b. Imfashanyigisho
• Inkogoto
• Agati
• Agasokozo
• Ibuye
• Ibumba
• Agafuniko k’icupa
• Ikaramu
• Icyuma
c. Uburyo bukoreshwa
• Gukora ku giti cye
• Gukorera mumatsinda
• Kungurana ibitekerezo
• Igerageza
d. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kungurana ibitekerezo ku miterere y’imitako iboneka ku bintu bibumbye.
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri guhanga imitako itandukanye igenewe gukoreshwa ku bintu babumbye
• Gusaba abanyeshuri gutaka ibintu babumbye bakoresheje gucukura (incision) cyangwa guharura (impression)
•Kwegera buri tsinda umwarimu ariha ubufasha aho biri ngombwa, anarigira inama.
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kumurika ibintu babumbye birimo amashusho n’ibikoresho no kubyunguranaho ibitekerezo
• Gusaba amatsinda y’abanyeshuri gutoranya amashusho n’ibikoresho bitatse neza kurusha ibindi
• Gushima ibikorwa by’abanyeshuri
• Gusukura aho bakoreye, ibikoresho bakoresheje no kubibika neza.
3.6. Isuzuma risoza umutwe wa 3
• Gusaba abanyeshuri kwerekana uburyo ibumba ritegurwa.
• Gusaba abanyeshuri gushushanya imitako itandukanye.
• Gusaba abanyeshuri kugaragaza imitako ikoze neza kuruta iyindi.
3.7. Imyitozo y’inyongera
•Kubumba ikintu bitekerereje no kugishyiraho imitako.
- UMUTWE WA KANE: UBUBOSHYI HIFASHISHWA IBIKORESHO BIBONEKA AHO ATUYEUMUTWE WA KANE: UBUBOSHYI HIFASHISHWA IBIKORESHO BIBONEKA AHO ATUYELabel: 1UMUTWE WA KANE: UBUBOSHYI HIFASHISHWA IBIKORESHO BIBONEKA AHO ATUYE
4.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Umunyeshuri azaba ashobora kuboha ibikoresho binyuranye umunyeshuri yifashishije ubudodo, ubwatsi, ibirere, imigwegwe, n’ibindi.
4.2. Ubushobozi shingiro
Muri uyu mutwe, umwarimu agomba kuyobora abanyeshuri mu kumenya gukurikiza uburyo bukoreshwa mu kuboha ibintu binyuranye nko kubanga umupira wo gukina, agatebo gato, n’ibindi. Muri uko kuboha ibintu binyuranye bifashisha ibikoresho bitandukanye biboneka aho batuye. Abanyeshuri babasha kubona ubwiza bw’ibidukikije. Nyuma yaho hakurikiraho kubayobora mu kumurika ibyo bakoze babitangaho ibitekerezo mu bwubahane.
4.3. Ingingo nsanganyamasomo zigaragara mu mutwe
• Kubungabunga ibidukikije igihe abanyeshuri bibohera ibikoresho
• Kumenya gucunga umutungo igihe bibohera ibikoresho batagombye kubigura, abanyeshuri bagaha agaciro ibikoresho kuko bigura amafaranga bityo bikaba bidatagaguzwa uko umuntu yiboneye
• Kwita kuri buri munyeshuri cyane cyane hitabwa ku mwihariko wa buri munyeshuri
4.4. Uburyo bwo gutangira umutwe
Mu gutangira uyu mutwe w’ububoshyi, mwarimu ashobora kuzana imfashanyigisho. Ni ukuvuga ibikoresho biboshye ku buryo bworoheje bujyanye n’ibyo abana bashobora kubona, akababaza niba bazi icyo bikozemo, akababwira ko na bo bagiye kubikora. Nyuma hakabaho kungurana ibitekerezo ku kamaro k’ibikoresho biboshye, mu buzima bwa buri munsi.
4.5. Urutonde rw’amasomo
Isomo rya 1: Ibikoresho biboshye bitandukanye bishingiye ku muco
nyarwanda
a. Intego zihariye
Umunyeshuri azaba ashobora:
• Gukoresha indodo, imigozi cyangwa ibindi bikoresho bitandukanye biboneka aho batuye umunyeshuri akora ibintu binyuranye
• Gushima ubwiza bw’ibintu.
b. Imfashanyigisho
• Ibikoresho byo mu rugo biboshye
• Ubwatsi butandukanye (urukangaga, ubunyundo, ubusuna, ubuhivu, ishinge, intamyi, imamfu, intaratare, imigano, iminaba, imigwegwe, urufunzo, imivumu, ibirere)
• Indodo
• Urushinge
• Uruhindu
c. Uburyo bukoreshwa
• Gukora ku giti cye
• Gukorera mu matsinda
• Kungurana ibitekerezo
• Igerageza
d. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kungurana ibitekerezo ku buboshyi hifashishwa ibikoresho biboneka aho batuye.
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri gutegura ibikoresho by’ububoshyi.
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda gutangira kuboha inkoko cyangwa agatebo.
• Kwegera buri tsinda ariha ubufasha aho biri ngombwa, anarigira inama.
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri kumurika agatebo cyangwa inkoko baboshye
• Gusaba amatsinda y’abanyeshuri gutoranya ibiboshye neza kuruta ibindi hitawe ku ntego ngenamukoro yatanzwe
• Kwegera buri tsinda umwarimu ariha ubufasha aho biri ngombwa, anarigira inama
• Gusukura aho bakoreye, ibikoresho bakoresheje no kubibika neza.
Isomo rya 2: Ububoshyi bw’imitako bunyuranye hifashishwa ibikoresho
bitandukanye
a. Intego zihariye
Umunyeshuri azaba ashobora:
• Kuvuga ibintu biboshye binyuranye, hashingiwe ku muco nyarwanda (inkoko, agaseke, inyegamo, imitako y’amabara n’ibindi)
• Kwigana ibyakozwe n’abandi mu buboshyi
• Gushima ubwiza bw’ibintu no kubagira inama.
b. Imfashanyigisho
• Ibikoresho byo murugo biboshye
• Ubwatsi butandukanye (urukangaga, ubunyundo, ubusuna, ubuhivu, ishinge, intamyi, imamfu, intaratare, imigano, iminaba, imigwegwe, urufunzo, imivumu, ibirere)
• Indodo
• Urushinge
• Uruhindu.
c. Uburyo bukoreshwa
• Gukora ku giti cye
• Gukorera mu matsinda
• Kungurana ibitekerezo
• Igerageza
d. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kungurana ibitekerezo ku mitako nyarwanda (imiterere n’uburyo ikorwa) mu buboshyi.
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri gutegura ibikoresho byifashishwa mu kuboha imikeka n’inyegamo
• Gusaba abanyeshuri gutangira kuboha umukeka cyangwa inyegamo
• Gusaba abanyeshuri, mu matsinda gutera imitako bataka ku mikeka n’inyegamo bakoresheje ibikoresho biboneka aho batuye
• Gusaba abanyeshuri kuboha umukeka n’inyegamo bifashishije ibikoresho biboneka aho batuye
• Kwegera buri tsinda ariha ubufasha aho biri ngombwa, anarigira inama
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri kwerekana uburyo umusambi cyangwa inyegamo bibohwa n’uko biterwa imitako
• Gusaba abanyeshuri gutoranya imisambi cyangwa inyegamo bikoze neza kuruta ibindi
• Gushima ibikorwa by’abanyeshuri no kubagira inama aho biri ngombwa
• Gusukura aho bakoreye, ibikoresho bakoresheje no kubibika neza.
4.6. Isuzuma risoza umutwe wa 4
• Gusaba abanyeshuri kwerekana uburyo umukeka ubohwa
• Gusaba abanyeshuri kuboha agatebo hakoreshejwe uburyo bubohwamo imikeka
• Gusaba abanyeshuri kuboha umusambi bagaragaza uburyo utangirwa ndetse nuko usozwa.
4.7. Imyitozo y’inyongera
• Kwerekana uko umukeka utangirwa kubohwa
• Gusaba abanyeshuri kuboha inyegamo.
- UMUTWE WA GATANU : IBIKINISHO N’IREMEKANYA RY’IBINTUUMUTWE WA GATANU : IBIKINISHO N’IREMEKANYA RY’IBINTULabel: 1UMUTWE WA GATANU : IBIKINISHO N’IREMEKANYA RY’IBINTU
5.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Umunyeshuri azaba ashobora gukora ibikinisho by’ubwoko bunyuranye no kuremekanya ibintu bitandukanye ku buryo bibyara ikindi kintu.
5.2. Ubushobozi shingiro
Mu masomo yabonye yabanjirije uyu mutwe mu isomo ryo gushushanya n’iry’ububoshyi,umunyeshuri yize intego z’ibanze zitandukanye n’ibinyampande binyuranye, anashushanya ibintu bimwe na bimwe biboneka mu bidukikije. Umunyeshuri nanone afite ubushobozi bwo gutoranya ibikoresho biboneka aho atuye, anatozwa kubungabunga ibidukikije. Mu gukora ibikinisho no kuremekanya, umunyeshuri azifashisha ibi byavuzwe haruguru.
5.3. Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho
Ibikoresho umunyeshuri yifashisha muri uyu mutwe akora ibikinisho n’iremekanya, abitoranya mu bidukikije, bityo akaba asabwa kubibungabunga kuko ari byo soko y’ubuzima, kandi bikaba n’inganzo dukuramo ibikoresho twifashisha mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ikindi ni uko mu gihe umwarimu afasha abanyeshuri gukora amatsinda, azirikana ko agomba kubonekamo ibitsina byombi, bityo ihame ry’uburinganire rikaba ryubahirijwe. Indi ngingo nsanganyamasomo igaragara muri uyu mutwe, ni abafite ubumuga nabo bagomba kwitabwaho by’umwihariko n’umwarimu, abaha ikicaro, hitabwa ku mwihariko wa buri wese.
5.4. Uburyo bwo gutangira umutwe
Kwereka abanyeshuri ibikinisho bitandukanye no kubasaba kubyunguranaho ibitekerezo hashingiwe ku ntego zabyo zitandukanye ndetse n’ibikoresho byifashishijwe mu gukora ibyo bikinisho Kwereka abanyeshuri amashusho atandukanye arimo n’aremekanyije, no gusaba abanyeshuri kuyatandukanya batanga ibitekerezo ku miterere y’ibikoresho byifashishijwe hakorwa ayo mashusho
5.5. Urutonde rw’amasomo
Isomo rya 1: Iremekanya ry’ibintu binyuranye hakorwa amashusho
a. Intego zihariye
• Gukora iremekanya ry’ibintu yigana amashusho anyuranye yakozwe n’abandi
• Kuvuga uburyo bukoreshwa mu guteranya ibintu bidafite akamaro n’ibindi bikurwamo ibikinisho cyangwa amashusho aremekanyije
• Kunoza ibintu no gushima ubwiza bw’ibyakozwe.
b. Imfashanyigisho
• Inyoborabarezi
• Impapuro
• Ikaramu y’igiti
• Amashusho
• Ibikoresho biboneka mu bidukikije
• Ibikoresho bikata
• Ubujeni
c. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kungurana ibitekerezo ku bikoresho byifashishwa mu iremekanya ry’amashusho
• Gusaba abanyeshuri kugaragaza ahandi hantu baba bazi haboneka amashusho aremekanyije
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri gutegura ibikoresho byifashishwa mu iremekanya ry’amashusho
• Gusaba abanyeshuri gushushanya aho bari bwomeke
• Gusaba abanyeshuri komeka aho bashushanyije
• Kwegera buri tsinda umwarimu ariha ubufasha aho biri ngombwa, anarigira inama.
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kumurika amashusho bakoze
• Gusaba amatsinda y’abanyeshuri gutoranya amashusho akoze neza kurusha ayandi
• Gushima ibikorwa by’abanyeshuri
• Gusukura aho bakoreye, ibikoresho bakoresheje no kubibika neza.
Isomo rya 2: Gukora ibikinisho bifitanye isano n’ibidukikije
c. Intego zihariye
• Kuvuga uburyo bukoreshwa mu guterateranya ibintu bidafite akamaro n’ibindi bikurwamo ibikinisho
• Gukora ibikinisho bitandukanye umunyeshuri yifashisha ibikoresho biboneka aho atuye
• Gukunda no gufata neza ibidukikije.
c. Imfashanyigisho
• Inyoborabarezi, ibikinisho, ibikoresho biboneka mu bidukikije, ibikoresho byifashishwa mu gukata.
d. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Kwereka abanyeshuri ibikinisho bikozwe mu buryo butandukanye, hakoreshejwe ibikoresho binyuranye no kubasaba kubyunguranaho ibitekerezo.
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri gutegura ibikoresho biboneka mu bidukikije byifashishwa mu gukora ibikinisho bitandukanye.
• Gusaba abanyeshuri kubanga imipira bifashishije ibikoresho biboneka aho batuye.
• Gusaba abanyeshuri gukora ibikinisho bitandukanye bifitanye isano n’ibidukikije (nk’akanyamaswa n’ibindi)
• Kwegera buri tsinda umwarimu ariha ubufasha aho biri ngombwa, anarigira inama.
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kungurana ibitekerezo ku mashusho bakoze
• Gusaba amatsinda y’abanyeshuri gutoranya amashusho akoze neza kurusha ayandi.
• Gushima ibikorwa by’abanyeshuri
• Gusukura aho bakoreye, ibikoresho bakoresheje no kubibika neza.
5.6. Isuzuma risoza umutwe wa 5:
Gusaba abanyeshuri gukora ishusho y’urukwavu bakoresheje uburyo bw’iremekanya.
5.7. Imyitozo y’inyongera
ba abanyeshuri gukoresha uburyo bw’iremekanya bakora imodoka Gusaba abanyeshuri gukoresha uburyo bw’iremekanya bakora utunyamaswa
- UMUTWE WA GATANDATU: GUFUMA GUFUMA IMITAKO KU MYENDAUMUTWE WA GATANDATU: GUFUMA GUFUMA IMITAKO KU MYENDALabel: 1UMUTWE WA GATANDATU: GUFUMA GUFUMA IMITAKO KU MYENDA
6.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Umunyeshuri zaba ashobora gufuma no gutaka ishusho ku myenda.
6.2. Ubushobozi shingiro
Muri uyu mutwe hari byinshi twafataho ingero tubikomora mu mitwe yawubanjirije cyane cyane nko muwo gushushanya no gusiga amabara ibitayega n’ibidukikije. Mu gufuma imitako ku myenda umunyeshuri azifashisha uburyo bwo kubanza gushushanya imideli itandukanye ku bitambaro. Nanone mu bijyanye no gutoranya amabara umunyeshuri agerageza kwifashisha amabara yagiye abona mu isomo ryo gusiga amabara.
6.3. Ingingo nsanganyamasomo zizitabwaho
Muri uyu mutwe hazitabwaho abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahabwe ikicaro imbere hafi ya mwarimu kugira ngo ashobore kubakurikirana by’umwihariko abasobanurira akoresheje amarenga n’amashusho. Ikindi nuko mu gufasha abanyeshuri gukora amatsinda, umwarimu azazirikana ko ayo matsinda agomba kubonekamo ibitsina byombi, bityo ihame ry’uburinganire rikaba ryubahirijwe.
6.4. Uburyo bwo gutangira umutwe
• Kwereka abanyeshuri ibitambaro bifumye bitegurwa mu cyumba cy’uruganiriro no kubasaba kubyunguranaho ibitekerezo hashingiwe ku ntego, imiterere n’amabara y’imitako bifite.
• Gusaba abanyeshuri gutegura ibikoresho no gutangira gufuma imideli itandukanye hifashishijwe amashusho yo mu bidukikije.
6.5. Urutonde rw’amasomo
Isomo rya 1: Uburyo bukoreshwa mu gufuma imideli
itandukanye
a. Intego zihariye
• Guhitamo ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu gufuma imyenda
• Gukora imitako inyuranye yoroheje ikoreshwa mu gufuma no gutaka
• Gufata neza ibikoresho no kubigirira isuku
b. Imfashanyigisho
• Ikaramu y’igiti, ibitambaro bifumye, indodo z’amabara atandukanye, impapuro, udutambaro duto, urushinge.
c. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Gusaba abanyeshuri kwitegereza no kungurana ibitekerezo ku bitambaro bifumye beretswe
• Gusaba abanyeshuri kurondora ibikoresho babona iwabo mu ngo biriho imitako ifumye
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri gutegura amashusho ku dutambaro bashushanya
• Gusaba abanyeshuri gutangira gufuma amashusho anyuranye hakoreshejwe amabara atandukanye n’umushono basabwe cyangwa bihitiyemo
• Kwegera buri tsinda umwarimu ariha ubufasha aho biri ngombwa, anarigira inama
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kumurika udutambaro bafumye no kudutangaho ibitekerezo
• Gusaba amatsinda y’abanyeshuri gutoranya udutambaro dufumye neza kurusha utundi
• Gushima ibikorwa by’abanyeshuri no kubagira inama ku bitakozwe neza
• Gusukura aho bakoreye, ibikoresho bakoresheje no kubibika neza.
Isomo rya 2: Uburyo bwo gutera igifungo no gukora
intoboro yacyo
a. Intego zihariye
• Kuvuga uburyo butandukanye bwo gufuma no gutaka
• Gukora imitako inyuranye yoroheje ikoreshwa mu gufuma no gutaka
• Gufata neza ibikoresho no kubigirira isuku
b. Imfashanyigisho
• Ikaramu y’igiti,
• Indodo,
• Udutambaro duto,
• Urushinge,
• Ibikoresho bikata
c. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Gusaba kugaragaza ahantu bazi hakoreshwa ibifungo
• Gusaba abanyeshuri gutegura ibikoresho bashyira urudodo mu rushing.
Isomo nyirizina
• Guha abanyeshuri amabwiriza y’ uko batera igifungo
• Gusaba abanyeshuri kwifashisha urudodo n’urushinge batera igifungo bakurikiza amabwiriza y’umwarimu
• Kwegera buri tsinda umwarimu arigira inama anarifasha aho biri ngombwa
• Kwereka abanyeshuri uko bakora n’ uko bafuma intobora y’ igifungo
• Gukora intoboro y’ igifungo no kuyifuma.
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kumurika udutambaro bateyeho igifungo banakozeho intoboro yacyo
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda gutoranya udutambaro duteyeho ibifungo tunakozweho intoboro neza
• Gushima ibikorwa by’abanyeshuri no kubagira inama aho batashoboye gukora neza
• Gusukura aho bakoreye, ibikoresho bakoresheje no kubibika neza
Isomo rya 3: Uburyo bwo gufuma hifashishijwe amashusho yo mu bidukikije
a. Intego zihariye
• Guhitamo ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu gufuma imyenda
• Guhanga indi mitako umunyeshuri ashingiye ku bidukikije
• Gushima ubwiza bw’imitako itandukanye mu buzima busanzwe
b. Imfashanyigisho
• Ikaramu y’igiti,
• Impapuro,
• Indodo z’amabara,
• Udutambaro duto,
• Inshinge zitandukanye,
• Ibikoresho bikata.
c. Uko isomo ritangwa
Intangiriro
• Kubaza abanyeshuri ibintu bazi bibonekaho imitako ifumye.
Isomo nyirizina
• Gusaba abanyeshuri gutegura ibikoresho byifashishwa mu gufuma
• Gusaba abanyeshuri gushyira urudodo mu rushinge
• Gusaba abanyeshuri gushushanya ururabo ku gitambaro bagiye gufuma
• Gusaba abanyeshuri gufuma amashusho ku dutambaro bakoreshe imishono basabwe cyangwa bihitiyemo
• Kwegera buri tsinda umwarimu arigira inama
Isuzuma
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda kumurika udutambaro bateyeho igifungo banakozeho intoboro yacyo
• Gusaba abanyeshuri mu matsinda gutoranya udutambaro duteyeho ibifungo tunakozweho intoboro neza
• Gushima ibikorwa by’abanyeshuri no kubagira inama aho batashoboye gukora neza.
• Gusaba abanyeshuri gutunganya ibikoresho no kubibika neza
6.6. Isuzuma risoza umutwe wa 6
• Gusaba abanyeshuri gushushanya no gufuma ingoma
• Gusaba abanyeshuri gushushanya no gufuma ikibabi
• Gusaba abanyeshuri gushushanya no gufuma igiti
6.7. Imyitozo y’inyongera
• Gusaba abanyeshuri gushushanya no gufuma ibyo mwarimu amusabye cyangwa ibyo yitekerereje.
IBITABO BYIFASHISHIJWE
1. Mock, R. (1955). Principles of Art Teaching; 1st Edition, University of London Press, England.
2. Elizabeth K. E. (2010). Distinction, Creative Arts, year 2, Kenya Literature Bureau, Nairobi.
3. Elizabeth K. E. (2010). Distinction, Creative Arts, year1, Kenya Literature Bureau, Nairobi.
4. Obonyo O. D., Elizabeth C. (2008). Art and Design forms one and two, East African Educational Publishers.
5. Richard H., Art & Design, French’s road, Cambridge CB43NP, Pearson Publishing.
6. Baker A. (2010). Fundamentals Graphic Art, Trinity Books Ltd, Uganda.
7. Minisiteri y’Uburezi, Ikigo Gishinzwe Integanyanyigisho (2015). Integanyanyigisho y’ubugeni mberajisho mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza. Kigali. Iki ni igitabo cyunganira umwarimu wigisha isomo ry’ubugeni. Kigizwe n’imitwe itandatu, intego za buri somo, ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe kuri buri somo, n’urugero rw’imbata y’isomo. Harimo kandi imyitozo, isuzuma kuri buri mpera y’isomo n’imyitozo y’inyongera, byose bigamije kuzamura ubumenyi, ubumenyingiro n’ubukesha by’umunyeshuri w’umwaka wa gatatu. Si ihame gukoresha ibikoresho
byakoreshejwe muri iyi nyoborabarezi gusa, umwarimu ashobora kwifashisha ibindi
bikoresho biboneka aho atuye, ikigamijwe ni ukubakamo umunyeshuri ubushobozi mu
byerekeye ubugeni.
Imitwe igize iki gitabo ni iyi ikurikira :
•Umutwe wa mbere: Gushushanya no gusiga amabara ibitayega n’ibidukikije
•Umutwe wa kabiri: Gutera mashusho ku bintu akoresha ibikoresho binyuranye.
Umutwe wa gatatu: Amashusho mu mubyimba ufatika
•Umutwe wa kane: Ububoshyi hifashishwa ibikoresho biboneka aho atuye
•Umutwe wa gatanu: Ibikinisho n’ Iremekanya ry’ibintu binyuranye mo ibindi bintu
•Umutwe wa gatandatu: Gufuma imitako ku imyenda