Topic outline

  • UMUTWE WA 2: MYITOZO N’IMIKINO ITEZA IMBERE IMIYEGO N’IHUZANGIRO

    2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Umunyeshuri azaba ashobora kugendera kuri gahunda akurikije amabwiriza yahawe.

    2.2. Ubushobozi shingiro

    kugira ngo abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza bagire ubushobozi bwo gukora neza imyitozo n’imikino iteza imbere imiyego n’ihuzangiro bagomba kuba bashobora kuvuga akamaro ko gukora imyitozo yo kugendera ku mirongo iboneye, Kurondora ibice by’umubiri w’umuntu, gukurikiza amabwiriza, gutinyuka, kwigirira icyizere, gukoresha ukuri no kubana neza n’abandi.

    2.3. Ingingo nsanganyamasomo

    Mu gihe abanyeshuri bakina ni byiza ko bakangurirwa 

    Kwimakaza umuco w’amahoro:Mwarimu azafasha abanyeshuri kujya bakina mu mahoro ntawe uhutaza undi. Buri mwana wese akwiye kumva atekanye igihe ari mu kibuga akina ntawe umubangamira.

    Uburinganire n’ubwuzuzanye:Abanyeshuri bose baba abakobwa ndetse n’abahungu bagomba kwisanzura mu gukina. Abakobwa ntibagomba guhezwa mu mikino, uruhare rwabo mu mikino rugomba kugaragara ndetse rugatezwa imbere.

    Uburezi budaheza: abanyeshuri bafite ibibazo byihariye bijyanye n’ubushobozi bwabo mu kwiga, cyangwa se bafite ubumuga runaka, bagomba nabo kugira uruhari mu mikino. Ibyo bisaba ko mwarimu agomba kureba uburyo yahindura imikino ku buryo abafite ubumuga nabo bakina.

     Umuco wo kuzigama: Mu bikoresho byifashishwa mu gukina ni byiza ko hakoreshwa ibikoresho bidasaba amafaranga menshi ahubwo bagakanguriwa kubyikorera mu bikoresho dusanga iwacu aho dutuye.

    Kwita ku bidukikije:Abanyeshuri mugihe bakina, birakwiye ko batozwa umuco wo kutangiriza ibidukikije basanze mu mpande z’ikibuga n‘ahandi hose baba bari gukinira.

    2.4. Urutonde rw’amasomo

    g

    Isomo rya mbere: Imyitozo n’imikino iteza imbere imiyego n’ihuzangiro

    a. Ubushobozi shingiro

    Kugira ngo iri somo ryo gukora imyitozo n’imikino iteza imbere imiyego n’ihuzangiro igende neza, abanyeshuri bagomba kuba bafite ubumenyi n’ubumenyingiro mu kwiruka no gusimbuka. Ibyo bisaba kandi kuba atinyuka kandi yigirira ikizere.

    b. Imfashanyigisho

    Ikibuga, ifirimbi, amashusho, imipira y‘amaguru, igiti, urubaho, inkoni, udutambaro n’ibindi bikoresho binyuranye umunyeshuri yakwifashisha mu gushyushya no kunanura umubiri

    c. Intangiriro

    Muri iri somo, mwarimu azakoresha imyitozo n’imikino by’ibanze bizafasha abanyeshuri guhamya ikintu kiri hamwe cyangwa kigenda, kubisikanya amaboko n’amaguru, gufata mu mutwe, kugaragaza amazina y’ibice by’umubiri no kwigirira ikizere. 

    Ikiganiro gitangira isomo

    Nyuma y’uko abanyeshuri bamaze kwambara imyenda yabugenewe, no gutegura ikibuga bakiniramo kikavamo ibyatera impanuka byose, mwarimu aganira n’abanyeshuri ababaza ku miyego n’ihuzangiro.

    Imyitozo yo kwishyushya

    Kugira ngo abanyeshuri bashobore gukora imikino n’imyitozo nta kibazo kandi ingingo zose ziteguye, mwarimu akoresha imyitozo yo gushyushya ingingo yibanda cyane cyane ku myanya y’umubiri iri bukoreshwe mu mukino.

    (Reba imyitozo/imikino yo kwishyushya mu myitozo y’inyongera umutwe wa mbere)

    d. Isomo nyirizina

    Koresha imyitozo n’imikino ikurikira cyangwa uhitemo indi usanga mu mpera z’umutwe wa mbere.

    Izina ry’umukino wa mbere: Agakoni

    Incamake y’umukino

    Ikigamijwe muri uyu mukino ni ukongerera umubiri imbaraga n’umuvuduko (imiyego) Abanyeshuri bari ku murongo biruka bafite agakoni mu ntoki bakagera aho mwarimu yashyize ikimenyetso bakakizenguruka, bakagaruka aho batangiriye.

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino

    1. Gukora amakipe y’abanyeshuri 4 kugeza kuri 6.

    2. Guca umurongo ntangiliro kuri rumwe mu mpande z’ikibuga.

    3. Kubwira buri kipi igakora umurongo ugororotse inyuma y’umurongo ntangiriro umwana umwe inyuma y’undi.

    4. Gushyira ikimenyetso kuri metero 20 z’uburebure imbere ya buri kipi.

    5. Gutanga ubusobanuro no kwerekera:

    • Iyo mwarimu avugije ifirimbi abambere ba buri murongo biruka bazenguruka ikimenyetso mwarimu yashyizeho, bakagaruka ku murongo ntangiriro maze bagahereza agakoni umukinnyi ukurikira. Umwarimu asaba abanyeshuri gukurikirana uko bahagaze kandi uvuye kwiruka akajya inyuma y’abandi.

    • Umukinnyi ukurikira ntashobora kugenda umukinnyi urangije atari yamuhereza agakoni.

    • Gukomeza kwiruka basimburana kugera abakinnyi bose birutse.

    6. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri bakina niba buri mwana yirutse nyuma y’uko  bamuhereje agakoni, kandi niba abanyeshuri bose birukanse.

    h

     Uburyo bwo guhindura umukino

    •Gutangira umukino, ariko ukabwira abakinnyi kwiruka kaguru kamwe, kwiruka amajyanyuma, cyangwa basimbuka umugozi kugera ku kimenyetso, noneho bakagaruka ku ntangiriro.

    • Guha buri kipi uburyo bwo guhanga indi nzitizi kuri buri ntera yiruka (urugero, gusimbukira ku kaguru kamwe, kwizengurukaho gatatu amaze kugera ku mutemeli n’ibindi…).

    Imyitozo iruhura umubiri (Reba imyitozo iri mu mpera z’umutwe wa mbere).

    e. Isuzuma

    Ikiganiro gisoza

                Kuganira ku mukino

    • Wumvaga umeze ute bagiye kuguhereza agakoni?

    • Wumvaga utekereza iki igihe wabaga utangiye kwiruka?

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

    • Hari ahandi mujya mukenera kwiruka?

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino

    • Kuki imyitozo yo kwiruka ari ingirakamaro?

    Izina ry’umukino wa 2: Hunga kitakurya!

    Incamake y’umukino

    Ikigamijwe muri uyu mukino ni uguhindura umuvuduko igihe abanyeshuri biruka.

    Abanyeshuri bagendera hagati mu ruziga bameze nk’abigana uko amafi yoga ariko bahunga abashaka kubafata.

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino

    1. Gukora amakipi y’abanyeshuri 6 kugeza ku 10.

    2. Guca uruziga runini kuri buri tsinda.

    3. Gusaba abanyeshuri b’ikipi imwe kuba amafi manini indi kipi ikaba udufi duto.

    4. Gutanga ubusobanuro no kwerekera :

    • Udufi duto n’amanini agenda hagati y’uruziga yigira nkaho yoga.

    • Iyo mwarimu avuze: « ni igihe cyo kurya! » udufi duto twiruka tugerageza guhunga amafi manini.

    • Amafi manini agomba kugerageza gufata udufi duto.

    • Kubuza abanyeshuri gusunikana.

    • Udufi duto dushobora kuva mu ruziga kugira ngo twishakire umutekano, ariko

    dushobora kuhaguma mu gihe gusa tubara turangurura ijwi kugeza kuri 3 (1, 2,3)

    maze tukagaruka mu ruziga.

    • Umwana ukozweho ahinduka ifi nini.

    • Igihe cyo kurya kimara gusa amasogonda 10 kugeza 15. Hanyuma bakavuga« koga byisanzuye». Mu gihe cyo koga byisanzuye, abanyeshuri bose boga mu mudendezo mu ruziga.

    5. Gukomeza gukina kugeza ubwo udufi twose duhindutse amafi manini.

    6. Gutangira umukino abari amafi manini bahinduka udufi duto n’udufi duto duhinduka amafi manini.

    7. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri barimo bakina mu kibuga biruka igihe mwarimu avuze ngo « ni igihe cyo kurya », kureba niba bakina badasunikana kandi ko bahinduranyije umumaro.

    y

    Uburyo bwo guhindura umukino

    • Kubwira abanyeshuri bagasimbukira ku kaguru kamwe mu mwanya wo kwiruka.

    • Kongera amasegonda agenewe «ibihe byo kurya! » urugero, hagati y’amasegonda 30 na 45).

    Imyitozo iruhura umubiri

    (Reba imyitozo iri mu mpera z’umutwe wa mbere)

    Ikiganiro gisoza

    Kuganira ku mukino

    t

    Isomo rya 2: Imyitozo n’imikino iteza imbere ubwenge

    a. Ubushobozi bw’ibanze

    Kugira ngo iri somo ryo gukora imyitozo n’imikino iteza mibere ubwenge igende neza, abanyeshuri bagomba kuba bafite ubushobozi, ubumenyingiro n‘imyifatire bibafasha kumva, gufata mu mutwe, kuvangura amabara no kumenya ibice by’umubiri w’umuntu.

    b. Imfashanyigisho

    Imyenda ya siporo, ikibuga, ifirimbi, amashusho, udutambaro, imipira y‘amaguru, igiti, urubaho, inkoni, udutambaro n’ibindi bikoresho binyuranye umunyeshuri cyangwa mwarimu yakwifashisha mu gukina.

    c. Intangiriro

    Muri iri somo, mwarimu azakoresha imyitozo n’imikino by’ibanze bizafasha abanyeshuri gutekereza, kwitegerea, kwitondera icyo bakora cyangwa babwirwa ndetse banashishoza cyane.

    Ikiganiro gitangira isomo

    Nyuma y’uko abanyeshuri bamaze kwambara imyenda yabugenewe, no gutegura ikibuga bakiniramo kikavamo ibyatera impanuka byose, mwarimu aganira n’abanyeshuri ababaza ku mikino iteza imbere ubwenge.

    Imyitozo yo kwishyushya

    (Reba imyitozo n’imikino iri mu mpera z’umutwe wa mbere)

    d. Isomo nyirizina

    Mu kwigisha iri isomo, koresha imyitozo n’imikino ikurikira cyangwa uhitemo indi mikino cyangwa imyitozo usanga mu mpera z’umutwe wa mbere. Izina ry’umukino wa mbere: Utabona

    Incamake y’umukino

    Ikigamijwe muri uyu mukino ni ugukarishya ibyumviro ubikoresha no kumenya uwo ubona. Muri uyu mukino umwana akina apfutse amaso agerageza kumenya ikerekezo no kuvumbura mugenzi we yabonye mbere y’uko bamupfuka mu maso.

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino

    1. Mwarimu akora amatsinda abiri y’abanyeshuri.

    2. Abanyeshuri muri buri tsinda bahagarara ku ruziga, umwe muri bo akajya mu ruziga hagati akitegereza abaruriho nyuma bakamupfuka mu maso.

    3. Abanyeshuri bari ku ruziga baguma aho bari kandi bacecetse.

    4. Upfutse mu maso atangira kuzenguruka ku ruziga ashakisha umwe mu bakinnyi ngo amukoreho kandi anavuga n’izina rye.

    5. Iyo uwari upfutse mu maso amenye izina ry’uwo yakozeho uyu nawe bamupfuka mu maso agatangira gushakisha uwo akoraho abigenza nk’uwamubanjirije naho uwari upfutse mu maso agasanga abandi mu ruziga.

    6. Iyo uwo bapfutse mu maso atabashije kumenya izina ry’uwo yakozeho, asubira hagati mu ruziga agatangira gushakisha undi yakoraho.

    7. Iyo atsinzwe inshuro eshatu mwarimu amusimbuza undi munyeshuri.

    8. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri barimo bakina bari mu kibuga niba bagumye mu myanya yabo ku ruziga, niba umunyeshuri uri hagati apfutse neza ku buryo atabona.

    d

    Uburyo bwo guhindura umukino

    • Kongera inshuro zo gutsindwa kugira ngo umunyeshuri asimbuzwe undi.

    Imyitozo yo kunanura umubiri

    (Reba mu myitozo iri mu mpera z’umutwe wa mbere)

    e. Isuzuma

    Ikiganiro gisoza

    Kuganira ku mukino

    • Igihe mwari mupfutse mu maso mwumvaga bimeze gute?

    • Ni ubuhe buryo mwakoresheje kugirango mumenye aho umuntu ari n’izina rye?

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

    • Hari ikindi gihe ujya ukenera kwibuka ibintu wabonye mbere?

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino

    • Byakumarira iki ubashije kwibuka neza ikintu wari wibagiwe?

    Izina ry’umukino wa 2: Saveri/Saverina 

    Incamake y’umukino 

    Ikigamijwe muri uyu mukino ni ukongerera abanyeshuri ubushobozi bwo gufata mu mutwe, kutarangara no kwitwararika. 

     Ni umukino aho abanyeshuri bakina bigana ibikorwa n’imiyego by’uyobora umukino. 

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino

     1. Gusaba umwana w’umuhungu gukina yitwa Saveri n’uw’umukobwa gukina yitwa Saverina. 

    2. Kubwira abanyeshuri bakajya mu kibuga kiri bukinirwemo kandi bakareba Saveri cyangwa Saverina (bitewe n’ugiye kubayobora).

     3. Gutanga ibisobanuro no kwerekera:

     • Abanyeshuri bagomba kujya bakora ibyo Saveri azajya abategeka gukora.

     • Urugero: Saveri agomba kubanza akavuga ati: Saveri aravuze ati: « Mukore ku mano yanyu » abanyeshuri bose bagomba gukora ku mano yabo.

     • Igihe Saveri avuze ati: « mukore ku mano yanyu » ariko atabanje kuvuga ngo « Saveri aravuze ati… », abanyeshuri ntibagomba gukora ibyo abategetse. 

     Icy’ingenzi ni ukumva ko Saveri yatangije interuro ivuga ngo « Saveri aravuze ati … ».

     • Saveri agerageza gukoresha abanyeshuri amakosa. Urugero: « Saveri aravuze ati… » Mukore ku mazuru yanyu, Saveri aravuze ati: « Musimbuke mu kirere », « Mwizengurukeho ».

    • Birashoboka ko abanyeshuri bakwizengurukaho ntibibuke ko Saveri atigeze avuga ngo « Saveri aravuze ati ».

     •Iyo umwana abikoze kandi Saveri atigeze abanza rya jambo rivuga ngo « Saveri aravuze ati », Uwo mwana agomba kwiruka azenguruka abandi cyangwa agasimbuka ajya hejuru aho ahagaze inshuro eshanu.

    g

    4. Nyuma y’iminota mwarimu yagenye, uhinduranya umwana undi akaba Saveri cyangwa Saverina. 

    5. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri bari mu kibuga bakina niba bari gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Saveri cyangwa Saverina no kureba niba bibuka ibice bigize umubiri w’umuntu. Kureba niba abanyeshuri babyishe bazenguruka cyangwa basimbutse.

    Uburyo bwo guhindura umukino

     • Guhindura ibihano ku bana batakurikije amabwiriza yatanzwe na Saveri/Saverina (Urugero : Kuririmba indirimbo….). 

    Imyitozo yo kunanura umubiri 

    (Reba imikino n’imyitozo usanga mu mpera z’umutwe wa mbere) 

    Ikiganiro gisoza 

    Kuganira ku mukino 

    • Ni iki cyari kigukomereye mu mukino ?

     • Ni iki mwasabwaga gukora kugirango mubashe kubahiriza ibyo Saveri na Saverina basabaga ? 

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe 

    • Mu buzima ni ryari ari ngombwa kutarangara ? 

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino 

    • Muzajya mukora iki kugirango mwumve neza ibyo bababwira ?

    Isomo rya 3: Imyitozo igamije iterambere mu mibanire n’abandi

    a. Ubushobozi shingiro

     Iri somo ryo gukora imyitozo n’imikino igamije iterambere mu mibanire,  kugira ngo igende neza, abanyeshuri bagomba kuba bafite ubumenyi, ubushobozi, ubumenyingiro ndetse n‘imyifatire bibafasha kubana n’abandi, gufatanya n’abandi , ubworoherane no kwigirira ikizere.

    b. Imfashanyigisho 

    Ikibuga, ifirimbi, amashusho, udutambaro tw’amabara , imipira y‘amaguru, igiti, urubaho, inkoni, urushundura, umugozi muremure, udutambaro n’ibindi bikoresho binyuranye umunyeshuri  cyangwa mwarimu yakwifashisha mu gukina.

    c. Intangiriro 

    Muri iri somo, mwarimu azakoresha imyitozo n’imikino by’ibanze bizafasha abanyeshuri kubana na bagenzi babo  neza, ukoroherana, kwigirira ikizere no kwihanganira ibimubabaza.

     Ikiganiro gitangira isomo 

    Nyuma y’uko abanyeshuri bamaze kwambara imyenda yabugenewe, no gutegura ikibuga bakiniramo kikavamo ibyatera impanuka byose, mwarimu aganira n’abanyeshuri ababaza ku mikino igamije iterambere mu mibanire n‘abandi.

     Imyitozo yo kwishyushya 

    (Reba imyitozo n’imikino mu mpera z’umutwe wa mbere) 

    d. Isomo nyirizina 

    Mu kwigisha iri somo, koresha imyitozo n’imikino ikurikira cyangwa uhitemo indi mikino n’imyitozo usanga mu mpera y’umutwe wa mbere. 

    Izina ry’umukino wa mbere: Gufunganwa

     Incamake y’umukino

     Muri uyu mukino ikigamijwe ni ukongorera abanyeshuri ubwumvikane no gukorera hamwe. Ni umukino usaba abanyeshuri gukina mu myanya myinshi bagenda basimburana.

     Imiyoborere n’amategeko by’umukino 

    1. Kubwira abanyeshuri batarenze 5 kuba injangwe (abafunga) bakambara udushumi tw’ibara rimwe.

     2. Gufata abanyeshuri batarenze 3 bakaba abafungura bakambara udushumi tw’irindi bara.

    3. Abanyeshuri basigaye baba abo kwiruka.

     4. Kubwira abanyeshuri bagakwira mu kibuga cy’umukino. 

    5. Gutanga ibisobanuro no kwerekera: • Iyo umukino utangiye, injangwe zigerageza gukora ku bana biruka kandi benshi bishoboka. • Iyo umwana akozweho, aguma hamwe kugeza ubwo umukinnyi ushinzwe gufungura amukozeho, akamurekura ngo yongere agende.

     6. Mwarimu niwe ufata icyemezo cy’igihe umukino urangirira.

     7. Guhinduranya imyanya ku bafata, abarekura n’abiruka.

     8. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri bakina, niba bakinira ahantu hagari 8) ,ku kibuga cy’imikino kugira ngo batagogana kandi niba abarekura bagerageza kurekura abanyeshuri benshi bagumye hamwe?

    g

    Uburyo bwo guhindura umukino 

    • Kubwira abanyeshuri bafashwe bagapfukama kugeza igihe babafunguriye?

     • Gukina hamwe n’abanyeshuri bishyize hamwe ari 2 harimo abafata n’abarekura. 

    Imyitozo yo kunanura umubiri 

    (Reba imyitozo mu mpera z’umutwe wa mbere) 

    Isuzuma 

    Ikiganiro gisoza 

    Kuganira ku mukino

     • Wumvaga umeze ute igihe wakinaga mu myanya itandukanye?

     • Ni uwuhe mwanya wakinagamo wari ingirakamaro kurusha indi? Ku zihe mpamvu? 

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe 

    • Hari ubundi wari wafasha mugenzi wawe umusanze mu bibazo? Tanga urugero. Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino 

    • Wakwitwara ute igihe usanze mugenzi wawe cyangwa undi muntu wese mu ngorane?

    Izina ry’umukino wa 2 : Nyuramo umfungure

     Incamake y’umukino 

    Ikigamijwe muri uyu mukino ni ukongerera abanyeshuri ubwumvikane n’imibanire myiza. Muri uyu mukino abanyeshuri bagerageza gukina nk’injangwe kandi bakaguma mu miyego yabo. 

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino 

    1. Gufata umwana agakina mu  mwanya  w’injangwe. Uwo mwana agerageza gufata abandi bana. Abanyeshuri bakina mu mwanya w’injangwe bashobora kurenga umwe niba itsinda ari rinini. 

    2. Gutanga ibisobanuro no kwerekera: 

    • Niba umwana ukina mu mwanya w’injangwe afashe umuntu, uwo bafashe arahagarara, kandi agomba guhagarara amaguru atandukanye.

     • Kugira ngo uwo mukinnyi yongere gukina, umwe muri bagenzi be agomba kunyura hagati y’amaguru ye. 

    3. Umukino urangira igihe abakinnyi bose bagumishijwe hamwe ubutanyeganyega.

     4. Umukinnyi wafashwe bwa nyuma niwe ukina mu mwanya w’injangwe ku mukino utahiwe. 

    5. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri barimo gukina niba bagerageza kurekura bagenzi babo babanje kubanyura mu maguru kandi ko bose bafashwe barahagarara ubutanyeganyega.

    y

    Uburyo bwo guhindura umukino.

     • Iyo umwana amaze kurekurwa, agomba kuguma afatanye n’umwana wamurekuje ari nako yirinda gufatwa.

     Imyitozo yo kunanura umubiri 

    (Reba imyitozo n’imikino mu mpera z’umutwe wa mbere) 

    Ikiganiro gisoza 

    Kuganira ku mukino

     • Wumvaga umeze gute igihe wabaga wafashwe utanyeganyega?

     • Ni ubuhe buryo bwakoreshwaga kugirango urekure uwafashwe?

     • Hari uwaba yibuka umuntu yafashije kongera kwiruka? 

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

     • Hari uwaba yibuka igihe inshuti yaba yaramufashije kwivana mu bihe bigoye? Yabisobanura? Yaba yarumvise amerewe ate? 

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino

     • Mwaduha ingero z’ibindi bintu mwakora ngo mufashe abandi bakeneye ubufasha?

    Isomo rya 4: Imyitozo iteza imbere imbamutima

    a. Ubushobozi shingiro 

    Iri somo ryo gukora imyitozo n’imikino  iteza imbere imbamutima,  kugira ngo rigende neza, abanyeshuri bagomba kuba bafite ubushobozi n‘ubumenyingiro ndetse n‘imyifatire bibafasha kwiyakira uko bari,  kuyobora  imbamutima zabo  no kwigirira icyizere.

    b.  Imfashanyigisho 

    Imyenda ya siporo, ikibuga, ifirimbi, amashusho, udutambaro tw’amabara , imipira y‘amaguru, igiti, urubaho, inkoni, urushundura, umugozi muremure, udutambaro n’ibindi bikoresho binyuranye umunyeshuri  cyangwa mwarimu yakwifashisha mu gukina.

    c. Intangiriro 

    Muri iri somo, mwarimu azakoresha imyitozo n’imikino by’ibanze bizafasha abanyeshuri kwiyakira n’imbamutima zabo, ubworoherane, kwigirira icyizere no kwihanganira ibibababaza. 

    Ikiganiro gitangira isomo

     Nyuma y’uko abanyeshuri bamaze kwambara imyenda yabugenewe, no gutegura ikibuga bakiniramo kikavamo ibyatera impanuka byose, mwarimu aganira n’abanyeshuri ababaza ku mikino igamije iterambere ry’imbamutima zabo. 

    Imyitozo yo kwishyushya 

    Koresha abanyeshuri imyitozo yo kwishyushya cyane cyane yibanda ku ngingo z’umubiri ziri bukoreshwe urayisanga mu mpera z’umutwe wa mbere.

    d. Isomo nyirizina

    Mu kwigisha iri somo, koresha imyitozo n’imikino ikurikira cyangwa uhitemo indi mikino usanga mu mpera z’uyu mutwe wa kabiri.

     Izina ry’umukino wa mbere: Findura inyamaswa

     Incamake y’umukino

     Ikigamijwe muri uyu mukino ni ugushishikariza abanyeshuri imivugire bwite n’ubuvumbuzi. Muri uyu mukino abanyeshuri barema uruziga bakigana urusaku rw’inyamaswa bagerageza guhindura ijwi ryabo. 

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino 

    1. Gukora amatsinda y’abanyeshuri 6 kugeza 8. 

    2. Kubwira buri tsinda rigakora uruziga.

    3. Gusobanurira abanyeshuri ko buri muntu agomba kumenya izina n’ijwi 3) rya buri wese.

     4. Kubaha iminota 2 cyangwa 3 ngo bimenyereze kuvuga neza izina rya buri wese ari nako bimenyereza gufata amajwi ya bagenzi babo.

     5. Gufata umwana muri buri tsinda akaba «ushakisha inyamaswa».

     6. Gushyira agatambaro ku maso y’ushakisha inyamaswa no kumuha inkoni. Kubwira ushakisha inyamaswa agahagarara hagati y’uruziga. 

    7. Gutanga ibisobanuro no kwerekera

    : • Abanyeshuri bo mu ruziga bagenda mu buryo bw’inshinge z’isaha.

     • Iyo ushakisha inyamaswa akubise gatatu n’inkoni ye hasi, abanyeshuri bagomba guhagarara.

     • Ushakisha inyamaswa yerekeza umutwe w’inkoni mu cyerekezo abonye cyose cy’uruziga. Umwana uri hafi y’inkoni afata undi mutwe w’inkoni. 

    • Umwana ufashe inkoni yigana ijwi ry’inyamaswa ahisemo. Ushakisha inyamaswa agerageza gufora inyamaswa yiganwa n’ufashe inkoni.

     Ushakisha inyamaswa afite uburenganzira inshuro 3 z’igerageza.

     • Umwana ufashe inkoni ahinduka ushakisha inyamaswa zikurikira.

     8. Gukomeza gukina kugeza ubwo abanyeshuri bose bashaka kuba abashakisha inyamaswa babigezeho.  

    9. Kumenya niba abanyeshuri bakoresha inkoni neza. Kumenya niba uruziga ari runini ku buryo abanyeshuri batakozanyaho inkoni.

     10. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri bakina, niba bari mu ruziga bapfutse neza ku buryo batabasha  kureba ufashe ku nkoni, bafite ijwi risa n’iry’inyamaswa barimo kwigana kandi bafite uburyo bwo kuba abashakisha inyamaswa. 

    c

    Uburyo bwo guhindura umukino

     • Kubwira abanyeshuri 2 bakiganira rimwe inyamaswa. Imyitozo yo kunanura umubiri (Reba imyitozo mu mpero z’umutwe wa mbere).

    e. Isuzuma 

    Ikiganiro gisoza 

    Kuganira ku mukino 

     • Wumvaga umeze ute igihe wiganaga ijwi ry’inyamaswa imbere ya bagenzi bawe umukino ugitangira?

     • Watekerezaga iki igihe mwabaga muri kuzenguruka ku ruziga?

     • Ni iki cyagukomereye igihe wari upfutse mu maso? 

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

     • Hari ikindi gihe wari wafindura izina ry’umuntu cyangwa ikintu kivugiye kure? Tanga urugero.

     • Ni mu  bihe bindi abantu bashobora guhindura amajwi yabo cyangwa kwihindura uko batari?

     Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino 

    • Ni ukubera iki ari ingenzi kumenya gutandukanya amajwi y’abantu n’ibintu bitandukanye?

    Izina ry’umukino wa 2: Kwigana inyamaswa

     Incamake y’umukino

     Ikigamijwe muri uyu mukino ni ukongerera abanyeshuri ubushobozi bwo kwishimisha no kugaragaza ibyishimo. Ni umukino w’umuntu wihariye aho abanyeshuri bagomba kwigana urusaku, kugenda kw’inyamaswa, kwibuka urusaku no kugenda kwa bagenzi be bari mu ikipe imwe.

     Imiyoborere n’amategeko by’umukino 

    1. Gukora amatsinda y’abanyeshuri 6 kugeza 8.

     2. Kubwira buri tsinda rigakora uruziga. 

    3. Kubwira buri mwana agatekereza ku nyamaswa yigana mu mukino.

     4. Guha buri mwana umunota 1 cyangwa 2 ngo atekereze ku nyamaswa kimwe no ku ijwi n’ingendo biyiranga. Urugero, imbwa ishobora kumoka no kugenda yikurura ku maguru yayo y’imbere na y’inyuma, umutubu ushobora gutaruka no kugonga, injangwe ishobora kurigata amajanja yayo no kunnyigira.

     5. Kubaza abanyeshuri inyamaswa bigana bakereka itsinda ijwi n’ingendo by’inyamaswa yabo. Kureba niba buri mwana yigana inyamaswa itandukanye n’abandi bana bo mu ikipi ye.

    6. Kubwira umwana ubishaka muri buri kipi. 

    7. Gutanga ibisobanuro no kwerekera :

     • Umukino ugitangira, umwana wabishatse 

    (A) ahagarara hagati y’uruziga maze akigana ijwi rye n’ingendo, bigakurikirwa n’ijwi n’ingendo by’undi mwana

     (B) wo muri iryo tsinda, bigakurikirwa n’ijwi n’ingendo by’umwana wa gatatu

     (C) wo muri iryo itsinda.

     • Gukomeza kugeza ubwo abanyeshuri bose babonye uburyo bwo kwigana ijwi n’umuyego hagati y’uruziga.

     8. Iyo abanyeshuri bamaze kwimenyereza amajwi n’ingendo ya bagenzi babo, kubabwira bagatangira umukino, noneho bakawihutisha. 

    9. Mwarimu niwe uvuga igihe umukino urangirira. 

    10. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri bakina niba buri mwana yatekereje ubwe ijwi n’ingendo by’inyamaswa yigana, niba abanyeshuri bahagarara hagati y’uruziga igihe bigana ijwi n’umuyego w’inyamaswa bahisemo kandi niba abanyeshuri babikora bagamije kwishimisha.

     11. Abanyeshuri bari ku ruziga bakina mu mwanya w’inyamaswa. 

    12. Hagati mu ruziga hajya umwana umwe ukina mu mwanya w’inyamaswa.

     g

    Uburyo bwo guhindura umukino

     • Kubwira abanyeshuri ko badashobora kwigana ijwi hamwe n’umuyego by’undi mwana inshuro zirenze imwe.  

    • Gushyira abanyeshuri mu kigeragezo cyo kureba, mu gihe kingana iki bashobora gukomeza gukina badakora amakosa.

    Imyitozo yo kunanura umubiri (Reba imyitozo iri ku mpero z’umutwe wa mbere).

    Ikiganiro gisoza 

    Kuganira ku mukino 

    • Ni iki cyari gisekeje muri uyu mukino ? 

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

     • Hari igihe wari wigana imvugo cyangwa ingendo y’undi muntu?

     • Wumva umeze ute iyo ugerageje kwigira uko utari ?

     • Ni mu bihe bihe by’ubuzima umuntu ashobora kwihindura uko atari? 

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino

     • Ni iki wafasha umuntu ugaragara nk’aho afite ibibazo cyangwa se wigunze?

    Izina ry’umukino wa 3: Igitagangurirwa Incamake y’umukino 

    Ikigamijwe ni ukwiyumvamo umutuzo. Ni umukino ukinwa ibitagangurirwa bigerageza gufata isazi. Imiyoborere n’amategeko y’umukino 

    1. Kugabanyamo ikibuga ibice 3 kandi igice cyo hagati kikaba kinini (reba ishusho). 

    2. Gusobanurira abanyeshuri ko igice cyo hagati kigereranywa n’ubutimba bw’igitagangurirwa naho ibice bihera bigafatwa nk’ishyamba. 

    3. Kubwira abanyeshuri bakavuga ibyo ibitagangurirwa birya (urugero, amasazi, n’utundi dukoko.) 

    4. Gufata abanyeshuri babiri bagakina bitwa ibitagangurirwa.

     5. Kubwira ibitagangurirwa bikicara hagati y’indodo bikigiza nkana nk’aho biryamye (reba ishusho), abandi bana basigaye bakitwa isazi.

     6. Kubwira abanyeshuri bakaduhira nk’amasazi (urugero, «Bzzz…Bzzz).

     7. Gutanga ibisobanuro no kwerekera : 

    • Umukino utangirana n’amasazi aduhira « bzzz » hafi y’ibitagangurirwa. 

    • Iyo mwarimu avuze : « Ibitagangurirwa nimuhaguruke !», ibitagangurirwa birahaguruka bikagerageza gutangatanga amasazi ashoboka no kuyafata.

     • Isazi zishobora gucika zihungira mu ishyamba. Iyo zimaze kugera mu ishyamba, ntibiba bigishobotse kuzifata.

     • Iyo isazi ifashwe, ihinduka igitagangurirwa ikinjira mu ikipi y’ibitagangurirwa.

     • Ibitagangurirwa bikicara bikongera kwigiza nkana nkaho biryamye, n’isazi zikaduhira iruhande rwabyo kugeza aho bavugiye : « Ibitagangurirwa 

     • Nimuhaguruke ! »

    8. Umukino urakomeza kugeza aho isazi zose zifashwe. 

    9. Gutangirana umukino n’abandi bana bagafata umwanya w’ibitagangurirwa. 

    10. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri bakina niba ubugari bw’imbuga y’umukino bujyanye n’umubare w’abanyeshuri.

     11. Gusuzuma niba isazi ziduhira iruhande rw’ibitagangurirwa biryamye kure y’ishyamba no kureba niba abanyeshuri bose babaye amasazi n’ibitagangurirwa

    d

    Uburyo bwo guhindura umukino 

    • Bashobora rimwe na rimwe kuvuga « Imvura igwe » mu mwanya wa « Ibitagangurirwa muhaguruke » no kubwira isazi zigahiga ibitagangurirwa noneho ibi bigahungira mu ishyamba. 

    Imyitozo yo kunanura umubiri 

    (Reba imyitozo ku mpera y’umutwe wa mbere) 

    Ikiganiro gisoza Kuganira ku mukino

     • Ni iki cyari kigukomereye muri uyu mukino? 

    • Ni iki wiyumvisemo ugeze mu ishyamba? 

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

     • Hari igihe wari wigeze uhunga ikintu ukaza kugera aho wumva utekanye? Sobanura

     • Hari ibindi bikorwa waba uzi biteza umutekano muke? Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino 

    • Wakora iki mu muryango ubamo ngo wumve ko mufite umutekano? 

    2.5 Isuzuma risoza umutwe 

    Mu isuzuma risoza uyu mutwe wa kabiri, mwarimu akoresha imyitozo/imikino hanyuma akareba uko abanyeshuri bayikora cyane cyane yita ku miyego n’ihuzangiro bagendera kuri gahunda,

     akareba ko bazi ibice by’umubiri ndetse n’imyitwarire abanyeshuri bafite, ahereye kubyo yigishije mu mutwe wose.  Mwarimu abaza kandi n’ibibazo bimwe na bimwe kugira ngo arebe uko abanyeshuri babisubiza. 

     Akoresha uburyo butandukanye asobanurira abanyeshuri imikino, abibutsa imyitozo ituma bagubwa neza. Yongera cyangwa se akagabanya gukomera kw’imyitozo asaba abanyeshuri gukora.  Yita kandi no kunsanganyamatsiko zigiwe muri ayo masomo yose.

     Mwarimu azita mu kureba uko abanyeshuri bahindura ikerekezo n’umuvuduko nta mpungenge, birengera kandi banigengesera.

    Koresha imikino ikurikira nk’isuzuma risoza umutwe :

     Izina ry‘umukino wa 1. Umukino w’ibara

     Imiyoborere n’amategeko y‘umukino 

    1. Gabanya abanyeshuri mo amatsinda ya 3-6.

     2. Hagarika buri tsinda ku mirongo ireba hagati mu ruziga (Reba igishushanyo A).

     3. Ita umwana wa mbere ku murongo y’umutuku, undi ku wundi murongo ubururu, undi umuhondo, undi icyatsi, undi orange, undi iroza.

     4. Shyira agapira hagati mu ruziga.

     5. Sobanura kandi werekane ibi:

     • Urahamagara ibara (Urugero, umutuku). Umwana witwa umutuku agomba kuzenguruka uruziga akagaruka kumurongo we.

     • Icyo gihe abandi bo kumurongo we bahuza amaboko hejuru ngo bamukorere ikiraro, aricyo nzira imugeza hagati.

     6. Abanyeshuri bagomba kwiruka mucyerekezo kimwe kugirango batagongana.

     • Uwirukaga aca muri icyo kiraro kugira ngo akore ku mupira uri hagati.

     • Itsinda rya mbere gukora ku mupira rihabwa inota. 

    7. Abanyeshuri bagomba kwirinda kugonganya imitwe iyo bajya gufata agapira.

     8. Umukino urangira iyo itsinda rimwe rigeze ku manota ateganijwe (Urugero amanota10).

    g

    Uburyo bwo guhindura umukino 

    1.  Hamagara ibara ritariryo cyangwa ikindi kintu gitangirwa ninyuguti imwe nibara.

     2. Ha buri mwana amabara menshi yo gufata mu mutwe. 

    3. Shyiramo ibindi bintu bishobora kugora iyo wiruka, nko gusimbuka cyangwa kuzenguruka ikintu runaka.

    4. shyira ibintu byinshi hagati kuburyo amatsinda menshi yabonera amanota rimwe. 

    Ingingo zo kwitabwaho 

    • Abanyeshuri baritabira iyo amabara yabo avuzwe? 

    • Abanyeshuri bose babonye amahirwe yo kwiruka? 

    Kuganira ku mukino

     • Ni iki wakora kugirango utsinde uyu mukino?

     • Ni iki gituma utitegura neza? 

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

     • Ni hehe handi tugomba kwitonda mu buzima? Kubera iki ububumenyi ari ngombwa ku ishuri? 

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino

     • Ni iki wakoresha kugira ngo utekereze cyane ubutaha?

    Izina ry‘umwitozo wa 2:Umurishyo w’ingoma 

    Imiyoborere n’amategeko y‘umukino 

    1. Gutegura ingoma n’imirishyo yayo

     2. Mwarimu avuza ya ngoma abanyeshuri bakabyina bakurikije injyana y’umurishyo w’ingoma 

    3.  Mwarimu yita cyane kureba uko abanyeshuri bahuza injyana n‘umurishyo w’ingoma 

    x

    Izina ry‘umwitozo wa 3: Amatsinda y’imibare 

    Imiyoborere n’amategeko y‘umukino 

    1. Saba abanyeshuri guhana umwanya uhagije. 

    2. Sobanura kandi werekane ibi:

     • Umukino utangiye, abanyeshuri baba biruka, basimbuka, babyina. 

    • Uvuga umubare, urugero, 3, 10. 

     • Uha abanyeshuri amasegonda 5 yo gukora itsinda ryuzuza uwo mubare.

     • Gerageza kuvuga umubare ugabanya umubare w’abakina kugira ngo hatagira usigara adafite itsinda. Urugero, niba ari 30, wavuga; 1, 2,3,5,6,10,15,30.

     • Umwana udafite itsinda azenguruka abandi yiruka cyangwa agashaka agakuru gashekeje ababwira cyangwa indirimbo, imbyino n’ibindi. 

    3. Ugomba kwirinda gusaba umwana gukora ibikorwa by’urukozasoni.

     4. Saba abanyeshuri kwiruka, gusimbuka nanone. Vuga undi mubare buri masegonda 30.

     5. Umukino urangira igihe ushakiye 

    6. Kora kuburyo abanyeshuri badahutazanya

    h

    Abanyeshuri bari mu matsinda ya batatu n’undi umwe ugenda azenguruka ayo matsinda ari mu kibuga na mwarimu urimo ayobora umukino. 

    Uburyo bwo guhindura Umukino 

    1. Gabanya abanyeshuri mo amatsinda 2 kuburyo buri tsinda ryigabanya ukwaryo. Ibi bivugako uba ufite amatsinda abiri akinira rimwe. Buri tsinda rigira ikibuga cyaryo.

     2. Fatanya babiri babiri ariko atari bose, kora kuburyo bigora ko abanyeshuri babona amatsinda nkumubare uvuze. 

    3. Kugirango ubamenyereze gukorera hamwe niba hari umwana ubuze itsinda bose barazenguruka ikibuga, cyangwa bakore ibintu bisetsa. 

    4. Gusuzuma niba buri mwana yiruka agakora itsinda iyo uvuze umubare kandi niba abanyeshuri bariruka cyangwa barakora icyo ubasabye iyo ubivuze 

    Ikiganiro gisoza

     Kuganira ku mukino

     • Ni iki cyabakomereye mu gihe mwakoraga amatsinda y’imibare? 

    • Ni iyihe mibare yaboroheye mu gukora itsinda?

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

     • Mu buzima busanzwe ni ryari byabaye ngombwa ko mukorera mu matsinda?

     • Ni hehe handi tugomba kwitonda mu buzima? Kubera iki ubu bumenyi ari ngombwa? 

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino 

    • Ni iki wakoresha kugira ngo utekereze cyane ubutaha? 

    2.6. Imyitozo y’inyongera

    Mwarimu ategura imyitozo n’imikino ifasha abanyeshuri bafite ibibazo byo kwiga ntibafate vuba.

     Izina ry’umukino wa mbere: Kunaga umupira

     Incamake y`Umukino

     Ikigamijwe muri uyu mukino ni ukongerera ubushobozi abanyeshuri bwo kutarangara no gufata mu mutwe.

     Muri uyu mukino abanyeshuri bakora uruziga bakagerageza kwibuka amazina ya bagenzi babo. 

    Imiyoborere n’amategeko y’umukino 

    1. Gukora amatsinda atatu agizwe n’abanyeshuri 6 kugeza kuri 10 buri tsinda rigakora uruziga.

     2. Guha umupira umwana umwe muri buri tsinda. 

    3. Gutanga ibisobanuro no kwerekera :

     • Umwana umwe wo mu itsinda arahagarara agafata umupira mu ntoki akavuga izina ry’undi mwana bari kumwe mu itsinda   akamunagira umupira. Umwana ugiye kunaga umupira abanza kureba neza uwo aza kuwunagira. 

    • Uwo bawunagiye iyo amaze kuwusama nawe avuga izina ry’undi mwa na agahita awumunagira bityo bityo.

     • Buri mwana agomba kwakira akanaga umupira inshuro imwe gusa. 

    4. Kubwira buri mwana kwerekana akoresheje urutoki umuntu yanagiye umupira.

     5. Gusobanurira abanyeshuri ko bagiye gutangira gukina banagira abandi bana mu buryo bumwe kandi busanzwe. Bivuga ko buri mwana agomba kunaga umupira umwana umwe usanzwe buri gihe. 

    6. yo abanyeshuri bamaze kumva neza ihame ry’umukino, bara igihe bagomba guhana umupira kuva ku wa mbere kugeza ku wa nyuma. 

    7. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri bakina niba bibuka amazina y’abandi bana kandi banagira umupira buri mwana uri mu ruziga inshuro imwe gusa. 

    j

     Uburyo bwo guhindura Umukino

     • Kongera imipira 2 cyangwa 3. Kubwira itsinda rikanaga buri mupira mu buryo      bumwe mu bihe bitandukanyijwe n’amasogonda hagati ya 5 na 10. 

    Imyitozo inanura umubiri 

    • (Reba imyitozo mu mpera z’umutwe wa mbere).Ikiganiro gisoza 

    Kuganira ku mukino 

    • Ni iki cyakugoye muri uyu mukino? 

    • Wabwirwaga n’iki uwo ugomba guha umupira? 

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

     • Ni hehe handi ujya ukenera kwibuka ibintu wabonye? 

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino 

    • Ni iki uzajya ukora igihe bakwigishije ikintu bazongera kukubaza?

    Izina ry’umukino wa 3: Kwicira ijisho

     Incamake y`umukino 

     Muri uyu mukino, ikigamijwe ni ukongerera ubushobozi abanyeshuri bwo kutarangara no kwitwararika. 

    Abanyeshuri bareba umuntu urimo kubicira ijisho ari nako bahinduranya imyanya vuba vuba bakimara kubicira ijisho. 

    Imiyoborere n`amategeko by’umukino

     1. Mwarimu akora amatsinda y`abanyeshuri 6 kugeza kuri 12.

     2. Gusaba buri mwana gushaka uwo bajya hamwe.

    3. Abanyeshuri bamaze kujya hamwe umwe aba A undi akaba B. 

    4. Gusaba abanyeshuri bitwa A bose kwicara hasi bagakora uruziga hanyuma ugasaba uwitwa B gupfukama inyuma ya mugenzi we bari kumwe.

     5. Gusaba abanyeshuri babiri gutandukana hanyuma bagapfukama.

     6. Gutanga ibisobanuro no kwerekera: 

    • Muri uyu mukino, abanyeshuri badafite ababicaye imbere bagomba kubashaka. Kugirango ibi bigerweho, buri umwe muri aba bana bapfukamye agomba kwicira ijisho umwe mu bana bicaye bityo uwo biciye ijisho agahita agerageza kuva mu mwanya we akiruka asanga uwamwiciye ijisho.

     • Bityo rero umwana upfukamye inyuma y’ushaka kwiruka agomba gukoresha uko ashoboye akamubuza kugenda amukomanga buhoro mu mugongo mbere yuko ahaguruka. Iyo amukomanzeho ntaba agihagurutse.

     • Abanyeshuri bapfukamye bagomba kureba gusa hejuru y’umutwe w’umwicaye imbere.

     7. Ni mwarimu uhitamo igihe umukino urangirira. 

    8. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri bari mu kibuga bakina niba bapfukamye bareba gusa hejuru y’umutwe wa mugenzi wabo, niba ntabababazanya igihe umwe akoma ku wundi ko niba bahaguruka ari uko biciwe ijisho.

    f

    Uburyo bwo guhindura umukino

     • Abanyeshuri bapfukamye bashobora kwicira ijisho abanyeshuri benshi abo nabo bagatanguranwa kuza kwicara imbere y’ubiciye ijisho. 

    • Mwarimu ashobora gushyira intera hagati y’uwicaye n’upfukamye. 

    Imyitozo yo kunanura umubiri 

    (Reba imyitozo n’imikino biri mu mpera z’umutwe wa mbere) 

    Ikiganiro gisoza 

    Kuganira ku mukino 

     • Ni iki cyari gikomeye muri uyu mukino? Ni iki cyaboroheye?

     • Ni nde wadusobanurira kutarangara icyo bivuga? 

    • Kutarangara byaba byabafashije iki muri uyu mukino?

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

     • Hari ikindi gihe mujya mukenera kutarangara?

     • Ni iki kijya kibafasha kutarangara? 

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino? 

    • Ni iki muzajya mukora kugirango mubashe kubona neza ibyo babereka.

    Izina ry’umukino wa 3 : Kunyura mu nzitizi 

    Incamake y’umukino 

    Ikigamijwe muri uyu mukino ni ukongerera ubufatanye no gukorera mu ikipi. Abanyeshuri bagerageza gusimbuka bigana intama bakanyura mu nzira irimo inzitizi zigizwe n’abandi banyeshuri bo mu ikipi yabo. 

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino 

    1. Guca umurongo ntangiriro n’umurongo w’irangiza hifashishijwe ingwa cyangwa ibindi bikoresho. Umurongo w’irangiza ushyirwa kuri metero 15 kugera 20. 

    2. Kurema amakipi y’abanyeshuri 6 -10.

     3. Kubwira buri kipi guhagarara inyuma y’umurongo w’intangiriro.

     4. Gufata abanyeshuri 2 babishaka kuri buri kipi gukina  mu mwanya  wo kuba inzitizi. 

    5. Gutanga ibisobanuro no kwerekera :

     • Buri mwana yiruka inshuro ye, asimbuka nk’intama agaca hejuru cyangwa munsi y’inzitizi z’abantu.

     • Abantu babaye inzitizi bagomba kuyega ku buryo bumwe, nko kwizengurukaho berekeza amaboko ku ntugu, cyangwa amaboko yombi ibumoso bisa nkaho bakinze urugi. Ntibagomba kunyeganyeza ibirenge.

     • Iyo abanyeshuri barenze inzitizi ya nyuma, bahinduka inzitizi nshya. Ibyo bigomba gutuma habaho inzitizi nyinshi mbere yo kugera ku murongo w’irangiza.

     • Ikigamijwe muri uyu mukino ni uko abagize ikipi bose barenga umurongo w’irangiza banyuze kuri buri nzitizi y’inyongera

    y

    6. Kubwira umwana ukurikiyeho gutangira kwiruka igihe umukinnyi wa nyuma yabaye  inzitizi  nshya.

     7. Gukora uko bishobotse abanyeshuri bose bakarenga inzitizi zose. 

    8. Gutangira umukino, ariko bahinduranya umumaro n’uburyo bw’umukino kugira ngo umukinnyi wa nyuma ahinduke inzitizi ya mbere. 

    9. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri bari gukina niba ibisobanuro byanyuze abanyeshuri kandi ko bagomba kugenda ku muvuduko udateye ikibazo kuri buri wese muri uwo mukino. 

    10. Gusuzuma niba abanyeshuri bitwararika igihe bari gusimbuka inzitizi kandi bubahiriza umutekano wa bagenzi babo. 

    Uburyo bwo guhindura umukino 

    • Kubwira abanyeshuri bose gukora umurongo w’ibikumirizo by’abantu mu mukino wo kwiruka uretse umwe A.

     Iyo A amaze kwiruka, akora ikindi gikumirizo. Avuga ngo: «Nimuze! » yerekana ko igikumirizo cy’umuntu cya mbere kigomba guhaguruka kigatangira kwiruka. 

    Imyitozo yo Kunanura umubiri 

    (Reba imikino n’imyitozo ku mpera z’umutwe wa mbere) 

    Ikiganiro gisoza 

    Kuganira ku mukino 

    • Abanyeshuri bumva bameze bate igihe bahindutse inzitizi? 

    • Byabasabaga iki kugira ngo bunganire bagenzi babo? 

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

     • Hari ikindi gihe mujya muhura n’inzitizi zibasaba ubufasha kugirango muzisohokemo? 

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino 

    • Hari ubwo wari wahura n’ikibazo udashobora gukemura wenyine? Uramutse uhuye nacyo wakwitwara gute? 

    Izina ry’umukino wa 4: Kurenza umupira

     Incamake y’umukino

     Ikigamijwe muri uyu munkino ni ukongera ubufatanye no gukorera mu ikipi. Abanyeshuri bakorera mu ikipi bagakina bohereza umupira mu rundi ruhande rw’urushundura ari nako birinda ko wagwa mu ruhande rwabo.

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino 

    1. Kumanika urushundura hagati mu kibuga cy’imikino cyangwa gukoresha umugozi ngo bacemo ikibuga ibice bibiri bingana.

     2. Kugabanya abanyeshuri mo amakipi abiri, ikipi A n’ikipi B (hagati y’abanyeshuri 6 na 8 kuri buri kipi)

     3. Gutanga ibisobanuro no kwerekera :

     • Ikipi A niyo ya mbere itanga umupira ikawoherereza ikipi B iwucishije hejuru y’urushundura cyangwa umugozi.

     • Ikipi B igomba kugumisha umupira mu kirere nayo ikawohereza mu kibuga cy’ikipe A iwunyujije hejuru y’urushundura. Abakinnyi bashobora gukoresha ibice byose by’umubiri kuri icyo gikorwa.

     • Umupira ushobora gukorwaho 3 gusa kandi n’abakinnyi batandukanye mbere y’uko woherezwa mu kindi gice.

     4. Ikipi yatsinze ihabwa inota rimwe iyo :

     • Umupira widunze kabiri mu kibuga cy’iyindi kipe mbere y’uko woherezwa unyuze hejuru y’urushundura.

     • Umupira ukozweho inshuro zirenze 3 mu gice kimwe mbere y’uko woherezwa unyuze hejuru y’urushundura.

     5. Ni mwarimu ufata icyemezo cy’igihe umukino urangirira (urugero : igihe imwe muri ayo makipi ibonye amanota 10)

     6. Gusuzuma niba abanyeshuri mu gihe bakina babasha kurenza umupira urushundura ku buryo buboroheye, niba batari gukina umupira inshuro zirenze eshatu mu kibuga kimwe.

    t

    Uburyo bwo guhindura umukino 

    • Gukoresha imipira ibiri niba itsinda ryabo ari rinini bakaba bafite n’ahantu hahagije ho gukinira. 

    • Gutuma ukumvikana kugorana hagati y’abanyeshuri bababuza kuvuga mu gihe bakina. 

    Ikiganiro gisoza Kuganira ku mukino 

    • Ni iki cyakugoye muri uyu mukino? 

    • Hari icyo mugenzi wawe yaba yagufashije mu gihe mwakinaga?

    • Ni ubuhe buryo mwaba mwakoresheje kugira ngo mubashe gutsinda? 

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe 

    • Hari ikindi gihe mwaba mwarigeze guhurira ku murimo umwe muri benshi? 

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino 

    • Ese wumva hari igihe uzakenera ubufasha bwa bagenzi bawe? Byagenze gute?

    Umukino wa 5: Umurizo w’ikirura 

    Incamake y’umukino

     Ikigamijwe muri uyu mukino ni ukongera ubufatanye, gukorera mu makipi no gutoza abanyeshuri kuyobora abandi. Muri uyu umukino ikipe igizwe n’abanyeshuri 3 bakorera Hamwe kugira ngo birinde ko babakora ku murizo. 

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino 

    1. Kubwira umwana 1 cyangwa 3 bagakina mu mwanya w’ugendera ku ifarasi. 

    2. Kurema amatsinda y’abanyeshuri 3. 

    3. Kubwira buri tsinda rigakora umurongo. 

    4. Gutanga ibisobanuro no kwerekera : 

              • Buri tsinda riri ku murongo rikina mu mwanya w’ikirura. Buri mwana wo mu itsinda afite umwanya                 w’igice kimwe cy’ikirura bitewe naho ari mu murongo: uw’imbere aba umutwe, uwo hagati akaba                 igihimba naho uw’inyuma akaba umurizo.

              • Igihe cyose, abanyeshuri bagomba kuguma bafatanye buri wese afashe mu nda mugenzi we                      umuri  imbere.

              • Abanyeshuri bakina mu mwanya w’ikirura bagomba gukorera mu ikipi ngo bahagarare kure                          y’abagendera ku ifarasi. Abagendera ku ifarasi bagerageza gufata ikirura bakora ku murizo wacyo. 

    5. Gushishikariza ikirura kutitandukanya.

     Iyo cyitandukanyije umutwe wacyo uhinduka umurizo.

     6. Iyo ugendera ku ifarasi afashe ikirura, umutwe uhinduka ugendera ku ifarasi, naho ugendera ku ifarasi agahinduka umurizo w’ikirura.

    7. Mwarimu ni we ufata icyemezo cy’igihe umukino urangirira. 

    8. Gusuzuma niba abanyeshuri bakina mu mwanya w’ibirura batarekurana kandi bariruka bitabagoye .

    g

    Uburyo bwo guhindura umukino

    • Gusaba imitwe y’ikirura igafata imirizo y’ibindi birura aho gukorwa n’abagendera ku ifarasi.

    • Kongera umubare w’abanyeshuri barema ikirura no kubabaza uko biyumva ku

    buryo bunganira ikipi yabo mu gihe ari nini.

    Ikiganiro gisoza

    Kuganira ku mukino

    • Mwumvaga mumeze gute igihe mwakinaga mwitwa ikirura ?

    • Igihe wakinaga nk’ikirura, ni uwuhe mwanya wifuzaga gukinaho kurusha iyindi ?

    Kubera iki?

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

    • Hariikindi gihe mu buzima bwawe waba warigeze kuyobora abandi?

    • Hari ikindi gihe waba warigeze gukorera mu ikipe ariko buri wese afite inshingano zitandukanye n’iza     mugenzi we?

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino

    • Ni uwuhe mumaro wo gukorera mu ikipi ariko buri wese afite inshingano ze?

    Izina ry’umukino wa 6: Injangwe zifatanye

    Incamake y’umukino

    Ikigamijwe muri uyu mukino ni ubufatanye, gukorera mu ikipi n’imigenderanire myiza n’abandi. Ni umukino aho abanyeshuri birinda gufatwa bakagerageza gufata munkokora z’abanyeshuri bo mu yandi matsinda agizwe n’abanyeshuri babiri.

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino

    1. Gushyira abanyeshuri mu matsinda ya babiri babiri.

    2. Kubwira amatsinda ya babiri bakajya mu kibuga.

    3. Kubwira itsinda rigatangira umukino rishaka gufata abandi.

    4. Kubwira irindi tsinda rigatangira umukino rihunga abashaka kurifata.

    5. Kubwira andi matsinda ya babiri bagafatana amaboko ahahera mu nkokora (reba ishusho)

    f

    6. Gutanga ibisobanuro no kwerekera :

    • Iyo umukino utangiye, abakurikira bagerageza gufata abahunga.

    • Iyo ukurikira afashe uhunga, abakinnyi bahinduranya imyanya yabo. (Ukurikira ahinduka uhunga, naho uhunga agahinduka ukurikira).

    • Uhunga agira umutekano iyo afashe n’ukuboko itsinda rya babiri mu kibuga cyabugenewe

    • Iyo uhunga afashe n’ukuboko irindi tsinda, intsindahamwe yo hanze,

    utabangikanye n’uhunga ahinduka uhunga mushya.

    7. Gukomeza gukina kugeza ubwo abanyeshuri bose babonye uburyo bwo kuba abakurikira kimwe n’abahunga. Kumenya niba abanyeshuri bagabanya umuvuduko iyo bageze hafi y’itsinda rya babiri ngo babafate ukuboko.

    8. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri bari mu kibuga bakina niba bafatana mu nkokora ntibarekurane kandi bose babashije gukina, guhiga no guhunga.

    y

    Abanyeshuri babiri babiri bafatanye, kandi bahunga abandi. Umwana umwe abirukaho ashaka kubakoraho.

    Uburyo bwo guhindura umukino

    • Gushyiraho ikipi A n’ikipi B. Guha amatsinda ya babiri bafatanye uburyo bwo « kubangamira » uhunga wo mu mbangikanwa kwifatanya nabo bavuga « harafunze » igihe yegereje kuhashaka ubuhungiro

    Ikiganiro gisoza

    Kuganira ku mukino

    • Wumvaga bimeze gute igihe wahigaga cyangwa wahigwaga?

    • Biyumvise bate igihe bafashije uhunga abasaba kubafata mu nkokora?

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

    • Waba wibuka mu buzima igihe umuntu yaba yaragufashije mu gihe wari ubikeneye? Wumvise umerewe ute?

    • Wowe se hari igihe waba warafashije undi muntu? Byari byagenze gute?

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino

    • Ni mu bihe bihe ushobora gufasha umuntu?

    Izina ry’umukino wa 7: Jya hagati

    Incamake y’umukino

    Ikigamijwe muri uyu mukino ni ukongerera ubushobozi abanyeshuri bwo guhangana n’amarangamutima ababaje. Muri uyu mukino abanyeshuri bari ku ruziga banagira umupira bagenzi babo bari ku ruziga rumwe birinda ko umunyeshuri uri mu ruziga hagati awufata.

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino

    1. Gukora amatsinda y’abanyeshuri 6 kugeza 10.

    2. Kubwira abanyeshuri bagakora uruziga.

    3. Gushyira umwana umwe wo muri buri tsinda hagati mu ruziga

    4. Guha umupira buri tsinda.

    5. Gutanga ibisobanuro no kwerekera :

    • Abanyeshuri bagize uruziga bahererekanya umupira hagati yabo ku buryo umwana uri hagati mu ruziga atawukoraho.

    • Abanyeshuri ntibagomba guhereza umupira abanyeshuri bari iruhande rwabo.

    Bagomba kugerageza guhereza umwe mu bana barebana.

    • Umwana uri hagati y’uruziga agomba kugerageza gufata umupira.

    • Iyo awufashe, ahinduranya umwanya. Iyo atabashije kuwusama nyuma y’iminota 2 cyangwa 3, mwarimu abwira undi mwana guhagarara hagati.

    6. Gukomeza umukino igihe cyose gishoboka.

    7. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri bakina batanaga umupira n’imbaraga nyinshi, buri munyeshuri afite uburyo bwo kunaga no gusama umupira kandi ko umunyeshuri uri hagati afite ubushake bwo gutangira umupira byihuse

    y

    Uburyo bwo guhindura umukino

    • Gukora amatsinda y’abanyeshuri 3.

    • Babiri muri buri kipi bagomba kwirinda ko umwana wa gatatu asama umupira.

    • Gutera umupira n’ikirenge kandi hasi mu mwanya wo kuwunaga.

    • Kongera umubare w’imipira mu mukino.

    • Gushyira abanyeshuri mu kigeragezo cyo kunagisha umupira ukuboko batamenyereye gukoresha. Urugero : Niba asanzwe akoresha akaboko k’ibumoso ukamusaba kunaga umupira n’akaboko k’iburyo.

    (Reba imyitozo ku mpero y’umutwe wa mbere)

    Ikiganiro gisoza

    Kuganira ku mukino

    • Wumvaga umeze ute igihe wari uhagaze hagati y’uruziga?

    • Watekerezaga iki igihe wari uhagaze ku ruziga?

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

    • Hari igihe waba warigeze guhezwa na bagenzi bawe mu bikorwa bimwe na bimwe? Wumvise umeze ute?

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino

    • Ni gute ushobora gufasha umuntu igihe umusanze mu bwigunge?

    Izina ry’umukino wa 8: Umumararungu w’ibwami

    Incamake y’umukino

    Ikigamijwe muri uyu mukino ni ukongera ubushobozi bw’abanyeshuri bwo kwishimisha,

    kugaragaza ibyishimo no guhanga. Muri uyu mukino abanyeshuri barema uruziga bakagerageza kureba umwana basetsa.

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino

    1. Gukora amatsinda y’abanyeshuri 6 kugeza 10.

    2. Kubwira buri tsinda rigakora uruziga.

    3. Kubwira ubishaka muri buri tsinda kuba « umumararungu w’ibwami » agahagarara hagati y’uruziga.

    4. Gutanga ibisobanuro no kwerekera :

    5. Uko umukino uteye ni uko umumararungu w’ibwami asetsa umwe mu bagize ikipi

    ye.

    • Umumararungu afite umunota umwe wo gukora ikintu cyo gusetsa umwe mu

    bagize ikipi ye.

    • Iyo umwana asetse, ajya hagati mu ruziga agahinduka umumararungu mushya.

    Iyo abanyeshuri babiri cyangwa barenze basekeye rimwe, bemeza hagati yabo uba umumararungu mushya.

    6. Mwarimu niwe ufata icyemezo cyo kurangiza umukino

    7. Gusuzuma mu gihe abanyeshuri bakina niba bose babaye abamararungu kandi kobagerageza gusetsa abandi

    u

    Uburyo bwo guhindura umukino

    • Kubwira abanyeshuri babiri kubera rimwe abamararungu b’i Bwami.

    • Gukora amatsinda agizwe n’abanyeshuri 3 no kubarekera iminota 5 yo guhanga agakino cyangwa hagakorwa bigamije gusetsa abanyeshuri bagize ayandi makipi.

    Ikiganiro gisoza

    Kuganira ku mukino

    • Ni iki cyabashimishije muri uyu mukino?

    • Ni iki watekereje igihe wari uhindutse umumararungu?

    Guhuza umukino n’ubuzima busanzwe

    • Mu buzima, ni iki gikunda kugusetsa cyane kurusha ibindi?

    Ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho ivuye mu mukino

    • Ni mu bihe bihe wumva wakenera gusetsa abandi?

    • Guseka bifite akahe kamaro mu buzima?

    2.7. Imyitozo yo kwishyushya

    Izina ry‘umwitozo wa mbere: Ikirere – Ubutaka- Amazi

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino

    1. Guteganya inziga eshatu zerekana ikirere- ubutaka- amazi.

    2. Umwarimu ahagarara ahantu abanyeshuri bamubona kandi bamwumva.

    3. Abanyeshuri baba bari hamwe mu kibuga.

    4. Umwarimu akavuga izina ry’inyamaswa yishakiye iba mu kirere, mu mazi cyangwa ku butaka.

    5. Abanyeshuri baherako biruka bagana mu ruziga rwerekana aho inyamaswa iba.

    6. Umwana wibeshye cyangwa akajijinganya igihe kirekire ahanishwa kwiruka ahantu hateganijwe, yarangiza akagaruka mu mukino.

    7. Hatsinda utibeshye kandi ntatinde kugera mu ruziga rwerekana aho iyo nyamaswa iba

    g

    Izina ry‘umwitozo wa 2: Imvange y‘imbuto

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino

    1. Gabanya abanyeshuri mo amatsinda ya 6-10.

    2. Saba abanyeshuri ba buri tsinda gufatana amaboka bagakora uruziga runini rushoboka.

    3. Ha buri mwana izina ry’imbuto, urugero “ipera, umwembe, avoka”.

    4. Ugomba gukora ku buryo imbuto igira abanyeshuri benshi.

    5. Umubare w’imbuto uterwa nu mubare w’abanyeshuri bakina. (Urugero, niba hakina abanyeshuri 6 wakoresha imbuto 2, niba ari 10 wakoresha imbuto 3).

    6. Saba umwana umwe kujya hagati mu ruziga kugira ahamagare.

    7. Ha buri mwana uri mu ruziga ingwa.

    8. Ashushanye uruziga hasi (Reba igishushanyo).

    u

    9. Sobanura kandi werekane ibi: Uhamagara avuga imbuto. Umwana w’iyo mbuto ava mu ruziga rwe agashaka uruziga rutarimo umuntu.

    10. Abanyeshuri bagomba kubahana kandi bakitonderena.

    • Umwana umwe niwe uhagarara mu ruziga rumwe.

    • Uhamagara ashaka uruziga rurimo ubusa, ubuze uruziga niwe uhita abahamagara.

    • Igihe uhamagara avuze Salade y’imbuto, buri mwana ashaka urundi ruziga.

    11. Abanyeshuri bagomba kwirinda kugongana.

    12. Umukino urangirira aho mwarimu ashakiye.

    Izina ry’umwitozo wa 3: Ku nkombe mu mazi

    Imiyoborere n’amategeko by’umukino

    1. Reba neza niba aho mukinira ari heza nta mpanuka hateza.

    2. Ca umurongo hasi ukoresheje ingwa.

    3. Saba abanyeshuri bose guhagarara ku ruhande rumwe rw’umurongo.

    4. Sobanura kandi werekane ibi bikurikira:

    5. Aho abanyeshuri bahagaze ni ku nkombe.

    6. Ku rundi ruhande ni mumazi.

    7. Ugomba gutanga amabwiriza akurikira, “ku nkombe” cyangwa “mu mazi”.

    Abanyeshuri bagomba guhagarara ku ruhande ubategetse.

    8. Tangira n’aya mabwiriza abiri, “ku nkombe”, “mu mazi” kugera aho bamenyera.

    9. Hinduranya amabwiriza ku buryo abanyeshuri batega amatwi cyane.

    10. Andi mabwiriza:

    • “Ifi irakuriye!” – Abanyeshuri baryama hasi bakanyeganyeza amaboko nkaboga.

    • “Umucanga washyushye” – Abanyeshuri basimbuka ku kuguru kumwe n’ukundi.

    • “Bombo” –Abanyeshuri  bamera nkabarigata bombo yo kugati.

    • “Igisiga” – Abanyeshuri batwikira imitwe n’amaboka yabo.

    11. Umukino urangira igehe mwarimu ashakiye.

    u

    Izina ry‘umwitozo wo kwishyushya wa 4:Kumukoraho mu ibanga

    Imiyoborere n’amategeko by‘umukino

    1. Shaka aho gukinira hahagije hemerera abanyeshuri kwiruka ari uwirukankana undi

    n’uwirukankanwa.

    2. Ca umurongo ugaragara kuva ku ruhande rumwe kugera kurundi.

    3. Saba abanyeshuri guhagarara bareba hamwe.

    4. Sobanurira abanyeshuri ko uribubace inyuma ugakora k‘uwushaka. Abanyeshuri bagomba gufunga amaso kugira ngo batamenya uwo ukozeho.

    5. Sabanura unerekane ibi bikurikira:

    • Uwo ukozeho wese mu mugongo niwe uba umuhigi. (Shaka abahigi 4-5 muri buri bana 20).

    • Abahigi ntibagomba kubwira abandi ko batoranyijwe.

    • Iyo uvuze, “Go!” abanyeshuri bagomba kwiruka abahigi bagomba gukora kubana benshi bashoboka.

    • Uwakozweho agomba gusubira ku murongo.

    • Umukino urangira iyo abanyeshuri bose basubiye ku murongo ukuyemo abahigi.

    6. Toranya abandi bahigi bashyashya kur iyi nshuro.

    7. Komeza umukino kugera aho buri mwana abaye umuhigi.

    8. Kora ku buryo abanyeshuri bareba aho bagana biruka kugirango batagongana

    f