Topic outline
- General
- UMUTWE WA 1 ISOMO RYA 1UMUTWE WA 1 ISOMO RYA 1Label: 1UMUTWE WA 1 ISOMO RYA 1
Intego:
Umunyeshuri araba ashobora gukora imyitozo inyuranye ishyushya umubiri akoresha ingingo zitandukanye z’umubiri we, agaragaza ko yifitiye ikizere kandi akurikiza amabwiriza agenga imyitozo
.Imfashanyigisho: ikibuga, ifirimbi.
Intangiriro:
Mwarimu agenzura abanyeshuri, akabategura kandi akabajyana aho isomo ribera.
Ikiganiro kibanza: Mwarimu asobanurira abanyeshuri akamaro ko gukora imyitozo n’imikino ishyushya umubiri, akanababaza ibibazo biganisha ku isomo rishya.
Isomo nyir’izina:
.Mwarimu yereka abanyeshuri uko bakora imyitozo n’imikino yo gushyushya umubiri.
Abanyeshuri bakora imyitozo inyuranye yo gushyshya umubiri (kwishyuhsya) bakurikije amabwiriza.
Imyitozo yo kuzenguruka ikibuga bahinduranya umuvuduko, bakurikiza amabwiriza.
Imyitozo yo kwiruka ku ruziga batava aho bari
. Imyitozo yo gusimbuka barambuye amaboko batava aho bari.
Igenzura: Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza agenga imyitozo yo gushyushya umubiri no kuyashyira mu bikorwa, bikabafasha gukorera kuri gahunda bahawe.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga imyitozo n’imikino inyuranye ishyushya umubiri, akanababaza ibibazo biyerekeyeho. Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino inyuranye ishyushya umubiri.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’imyitozo n’imikino ishyushya umubiri mu buzima bwabo bwa buri munsi n’uruhare rwabo muri iyo myitozo.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo gushyushya umubiri yakozwe.
- UMUTWE WA 1 ISOMO RYA 2UMUTWE WA 1 ISOMO RYA 2Label: 1UMUTWE WA 1 ISOMO RYA 2
Intego:
Gukora imyitozo no gukina imyitozo inyuranye yo kunanura no kuruhura umubiri, agaragaza ko yifitiye ikizere kandi akurikiza amabwiriza agenga imyitozo.
Imfashanyigisho:
ikibuga, ifirimbi, amashusho. Intangiriro: Mwarimu agenzura abanyeshuri akabategura, akabajyana aho isomo ribera ku kibuga.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu aha abanyeshuri imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri. Mwarimu asobanurira abanyeshuri akamaro ko gukora imyitozo n’imikino yo kunanura no kuruhura umubiri, akanababaza ibibazo biganisha ku isomo rishya.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu yereka abanyeshuri uko bakora imyitozo n’imikino yo kunanura no kuruhura umubiri.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kunanura no kuruhura ibice byose by'umubiri.
IMYITOZO YO KUNANURA NO KURUHURA IBICE BY'UMUBIRI
Imyitozo yo kunanura no kuruhura ibice byose by’umubiri.
Imyitozo yo kwinjiza no gusohora umwuka: Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwinjiza umwuka,
hanyuma bakawusohora bagenda babisikanya no kuwinjiza. Bagenda bafata ibihe bitandukanye.
Imyitozo yo kunanura amaboko: Abanyeshuri bakora imyitozo yo kunanura amaboko bayahuriza hejuru, ubundi bakayajyana imbere n’inyuma.
Imyitozo yo kunanura umugongo: Wifata mu mayunguyungu maze ukajya ugorora umugongo uganisha iburyo, ibumoso, imbere n'inyuma, kunama ugakoza umutwe ku mavi, amaguru arambuye neza.
Imyitozo yo kunanura ijosi: Mwarimu yereka abanyeshuri uko bananura ijosi. Baganisha inyuma n’imbere, baganisha iburyo n'ibumoso hanyuma bagakora byose bahindura ikerekezo.
Imyitozo yo kunanura amaguru: Abanyeshuri bakora imyitozo isanzwe yo kunanura amaguru harimo gusimbuka amaguru yegeranye kandi arambuye, kuyajyana imbere n'inyuma.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukurikiza amabwiriza agenga imyitozo yo kunanura no kuruhura umubiri.
Ikiganiro gisoza: Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibice by’umubiri w’umuntu akanababaza ibibazo biganisha ku isomo. Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino yo kunanura no kuruhura umubiri. Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’imyitozo yo kunanura no kuruhura umubiri mu buzima bwabo bwa buri munsi n’uruhare rwabo mu myitozo inanura umubiri.
Isuzuma: Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo kunanura no kuruhura umubiri.
- UMUTWE WA 1 ISOMO RYA 3UMUTWE WA 1 ISOMO RYA 3Label: 1UMUTWE WA 1 ISOMO RYA 3
Intego
Gukora imyitozo yo gushira impungenge no kwigengesera akurikiza amabwiriza.
Imfashanyigisho
ikibuga, ifirimbi, igiti, amashusho, n'ikindi gikoresho umunyeshuri yakwigengesera ku mutwe nk'agaseke, igitabo, igikombe, igikapu, akajerekani.
Intangiriro
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba gukora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanurira abanyeshuri akamaro ko gukora imyitozo n’imikino yo gushira impungenge no kwigengesera.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko bakora iyi imyitozo n’imikino yo gushira impungenge no kwigengesera.
IMYITOZO IGAMIJE KUMARA IMPUNGENGE
a) Imyitozo yo guhagarara ku kuguru kumwe: Umuntu arahagarara akazamura ukuguru kumwe akaguhina byaba ngombwa akagufatisha ukuboko maze ukundi kugahagarara kurambuye neza kandi akayasimburanya akurikije amabwiriza y’umwarimu.
b) Imyitozo yo gusimbuka uhagaze ku kuguru kumwe: Abanyeshuri bakora imyitozo yo gusimbuka ku kuguru kumwe bakagenda intera iri hagati ya metero 30 na metero 40.
c) Imyitozo yo kwirengera: Abanyeshuri bakora imyitozo itandukanye yo kwirengera ibintu ku mutwe. Bakora nanone imyitozo yo kugenda birengereye.
d) Imyitozo yo kugendera ku giti kimwe, mu kayira gato cyangwa mu murongo: Hakorwa imyitozo yo kwambuka ikiraro kigizwe nigiti kimwe cyangwa se yo kugendera ku rusinga ruri mu kirere rufashe ku nkingi ebyiri. Bashobora no kugenda ku murongo waciwe ku butaka bihuta ibirenge bitawuta.
Buri munyeshuri agendera hejuru y'urubaho rurambitse cyangwa igiti kirambitse mu kibuga.
Abanyeshuri babiri babiri basunikana imbangikanwa bakoresheje ibiganza bahagaze ku kuguru kamwe cyangwa basutamye.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo akurikije amabwiriza.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kunanura no kuruhura umubiri. Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga imyitozo inyuranye yo kwigengesera no gushira impungenge n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino yo kwigengesera no gushira impungenge.
Mwarimu abaza abanyeshuri icyo imyitozo yo kwigengesera no gushira impungenge ibamarira muri rusange.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo gushira impungenge no kwigengesera.
Isuzuma risoza umutwe
Mwarimu asuzuma ubushobozi rusange bw’abanyeshuri mu myitozo n’imyitozo inyuranye iteza imbere umubiri, ituma bashobora gushyushya no kunanura umubiri biringaniye, kwirengera no kwigengesera.
- UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 1UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 1Label: 1UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 1
Intego
Gukora imyitozo n’imikino iteza imbere imiyego n’ihuzangiro bakurikiza amabwiriza bahawe.
Imfashanyigisho
Ikibuga, ifirimbi, uduti. Intangiriro: Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo no kuyashyira mu bikorwa.
Isomo nyir’izina
Mwarimu asobanurira abanyeshuri akamaro ko gukora imyitozo n’imikino yo kugendera ku mirongo iboneye.
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo no kuyashyira mu bikorwa.
Mwarimu yereka abanyeshuri uko bakora iyi myitozo n'imyitozo iteza imbere imiyego n'ihuzangiro.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo guhamya ikintu kigumye hamwe cyangwa kigenda.
Uyu mukino ukinwa abanyeshuri bagenda bisimburanwa kumasha ikintu kiri hamwe cyangwa kigenda. Mu gihe umunyeshuri umwe agiye gufata agapira akoresha bamasha icyo kintu, undi ajya ku rundi ruhande kugira ngo ajye agarura ako agapira mu gihe uwateye agapira atabashije guhamya.
Igenzura: Mwarimu agenzura uko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza agenga imyitozo n’uko bayashyira mu bikorwa.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga imwe n’imwe mu mikino iteza imbere imiyego n’ihuzangiro, akanababaza ibibazo byerekeranye na yo.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino itandukanye iteza imbere imiyego n’ihuzangiro.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’imyitozo n’imikino iteza imbere imiyego n’ihuzangiro mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma: Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo n’imikino inyuranye iteza imbere imiyego n’ihuzangiro.
- UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 2UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 2Label: 1UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 2
ISOMO RYA IMYITOZO Y’IHUZANGIRO N’INJYANA
Intego:
Gukora imyitozo y’ihuzangiro n’injyana bakurikiza amabwiriza. Imfashanyigisho: Ikibuga, ifirimbi, utubaho.
Intangiriro
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo n’ihuzangiro n’injyana.
Isomo nyir’izina:
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kubisikanya amaboko n'amaguru (moso, ndyo).
Mwarimu areba ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza agenga imyitozo n’imikino no kuyashyira mu bikorwa.
Imyitozo yo gukora imirongo igororotse kandi ibangikanye.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kuruhura umubiri.
Gukoma amashyi babara incuro babikoze.
Gukina mabigibigi.
Uyu mukino ukinwa abanyeshuri bajya ku mirongo. Mwarimu abereka uko bagomba kugenda babisikanya amaboko n’amaguru (moso, ndyo). Ni ukuvuga ko ukuguru kw’ibumoso kujyana n’ukuboko kw’iburyo, ukuguro kw’indyo kukajyana n’ukuboko kw’imoso, bityo bityo.
Igenzura:
Mwarimu agenzura uko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza agenga imyitozo n’uko bayashyira mu bikorwa.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ingero z’imyitozo y’ihuzangiro n’injyana akanayibabazaho ibibazo.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino inyuranye y’ihuzangiro n’injyana. Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’imyitozo y’ihuzangiro n’injyana mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye y’ihuzangiro n’injyana.
- UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 3UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 3Label: 1UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 3
ISOMO RYA 3: IMYITOZO N’IMIKINO ITEZA IMBERE IBYUMVIRO
Intego
Gufasha abanyeshuri gukora imyitozo n’imikino iteza imbere ibyumviro byabo.
Imfashanyigisho
Ikibuga, ifirimbi, imipira, n'udutambaro.
Intangiriro
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo iteza imbere ibyumviro.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu abwira abanyeshuri gukina imyitozo iteza imbere ubwenge. Urugero: Gufunga mu maso ugatahura ibintu ukoresha icyumviro cyo gukoraho, kwihumuriza, ndetse n’ibindi byumviro. Bituma abanyeshuri barushaho gukoresha neza ibyumviro byabo. Gufunga amaso bakihumuriza nyuma bagatahura ikintu bihumurije icyo ari cyo.
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo n’imikino no kuyashyira mu bikorwa.
Abanyeshuri bakora imyitozo iteza imbere ibyumviro bayobowe n’umwarimu.
Igenzura
:Mwarimu agenzura uko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza agenga imyitozo n’uko bayashyira mu bikorwa.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga imyitozo imwe n’imwe iteza imbere ibyumviro.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukina imyitozo inyuranye iteza imbere ibyumviro.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’imyitozo iteza imbere ibyumviro mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo n’imikino inyuranye iteza imbere ubwenge umunyeshuri akoresheje ibyumviro.
- UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 4UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 4Label: 1UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 4
ISOMO RYA 4: IMYITOZO YO KUMENYA IBINTU UBYIHUMURIJE, WUMVISHA AMATWI CYANGWA UBIKOZEHO BAPFUTSE AMASO
Intego
Gukora imyitozo yo kumenya ibintu ubyihumurije cyangwa ubikozeho bapfutse amaso.
Imfashanyigisho
Udutambaro, amababi y’igiti runaka gihumura, ingwa, ikaramu n’ikibaho.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushushya umubiri.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu asobanurira amabwiriza agenga imyitozo yo kumenya ibintu ubyihumurije cyangwa ubikozeho bapfutse amaso.
Isomo nyir’izina:
Gukina imyitozo bakina bapfutse amaso nk’umukino w’agatambaro. Ufasha abanyeshuri kongera ubushobozi bw’ibyumviro bakoresha amatwi.
Gukina imyitozo n’imikino yo gushyira ibintu ku rurimi bumva uburyohe bwabyo bapfutse mu maso maze bagatahura ibyo ari byo.
Umukino wo gutega amatwi no gutahura uvuze bapfutse amaso.
Urugero: Kwihishanwa: abana bahamagara umwana wihishe, bagira gatatu bakajya kumushaka mu gihe atitabye. Uyu mukino bawita Yakobo.
Igenzura:
Mwarimu agenzura uko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza agenga imyitozo n’uko bayashyira mu bikorwa. Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibintu bitandukanye ushobora kumenya ibyo ari byo wabyihumurije cyangwa wabikozeho utabireba.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo inyuranye ijyanye n’iri somo.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’imyitozo yo kumenya ibintu ubyihumurije cyangwa ubikozeho bapfutse amaso mu buzima bwabo bwa buri munsi.
ISUZUMA:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri gukina imyitozo inyuranye yo kumenya ibintu ubyihumurije cyangwa ubikozeho hapfutse amaso.
- UMUTWE 2 ISOMO 5UMUTWE 2 ISOMO 5Label: 1UMUTWE 2 ISOMO 5
ISOMO RYA 5: IMYITOZO BAKINA BAKURIKIZA AMABWIRIZA
Intego
Gukora imyitozo yigisha gutabarana, gufashanya no kunganirana Imfashanyigisho: ikibuga, ifirimbi n’ibikoresho binyuranye.
Intangiriro
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushushya umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanura abanyeshuri amategeko n’amabwiriza agenga umukino bakina bakurikiza amabwiriza.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asobanurira amabwiriza agenga imyitozo yigisha abanyeshuri kubana neza n’abandi. Abanyeshuri bakora imyitozo yo gukurikiza amabwiriza bahawe bayobowe n’umwarimu.
Ingero z’imyitozo:
Imyitozo yigisha gutabarana
Ibisobanuro: Abanyeshuri bakina umukino wo gutabara umuntu wahuye n’ibibazo. Uyu mukino ukinwa umunyeshuri umwe aryama hasi nk’uwagize ikibazo gikomeye hanyuma abandi bakagaragara bamutabara.
Imyitozo yigisha gufashanya no kunganirana
Ibisobanuro: Abanyeshuri bakinira mu makipe bayobowe n’umwarimu: imyitozo yigisha gufashanya no kunganirana. Uyu mukino ukinwa hagaragara umunyeshuri wagize ikibazo noneho umwe mu bagiye kumutabara agahamagara bagenzi be ngo baze bamufashe. Mwarimu aba yabahaye amabwiriza bagenderaho kugira ngo umukino uryohe.
Igenzura
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza agenga imyitozo no kuyashyira mu bikorwa. Abanyeshuri bakora imyitozo yo kuruhura umubiri.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino iteza imbere ubwenge.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko batabara, bafasha cyangwa bakunganira umuntu wagiriye ikibazo mu mikino.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino yo gutabarana, gufashanya no kunganirana.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’iyo myitozo yo gutabarana, gufashanya no kunganirana mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukina imyitozo inyuranye isaba gukurikiza neza amabwiriza bahawe.
- UMUTWE 2 ISOMO RYA 6UMUTWE 2 ISOMO RYA 6Label: 1UMUTWE 2 ISOMO RYA 6
ISOMO RYA 6: IMYITOZO ITEZA IMBERE IMIBANIRE N'ABANDI
Intego
Gukora imyitozo iteza imbere imibanire n’abandi.
Imfashanyigisho
Ikibuga, ifirimbi, imipira, n'uduti. Intangiriro: Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushyushya umubiri.
Intangiriro: Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushyushya umubiri.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo iteza imbere imibanire n’abandi.
Isomo nyir’izina:
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwishyushya no kuruhura umubiri.
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo n’imikino iteza imbere imibanire n’abandi.
Mwarimu yereka abanyeshuri uko bakora imyitozo n’imikino iteza imbere mu mibanire n'abandi.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kurushanwa hagamijwe kwirinda gushyamirana.
Urugero:
Umukino w’agati. Uyu mukino ukinwa abanyeshuri bakora imirongo ibiri iteganye kandi bahanye intera iri hagati ya metero 15 na metero 20. Agati kaba ari kamwe bakagaha umunyeshuri umwe uri ku mpera y’umurongo umwe. Mwarimu avuza ifirimbi umunyeshuri umwe udafite agati uri ku mpera imwe y’umurongo akiruka maze wawundi ufite agati akamukurikira. Abadafite agati bagenda basimburanwa kwirukanka n’abafite agati bakagenda basimburanwa kubakurikira bahererekanya ka gati. Iyo babakojejeho ako gati ubwo baba batsinzwe, nuko bagasimburanwa wa murongo wari ufite agati ukagahereza undi, bityo bityo kugeza igihe mwarimu ahagarikiye umukino. Abirukanka banyura inyuma y’imirongo, iyo hagize uca imbere baba batsinzwe.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza agenga imyitozo n'uko bayashyira mu bikorwa, uko bakorera hamwe mu matsinda, uko bubaha bagenzi babo n'ibitekerezo byabo.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga imyitozo n’imikino iteza imbere imibanire n’abandi
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino iteza imbere imibanire n’abandi. Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’imyitozo n’imikino iteza imbere imibanire n’abandi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye iteza imbere imibanire ye n’abandi.
- UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 7UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 7Label: 1UMUTWE WA 2 ISOMO RYA 7
ISOMO RYA 7: IMYITOZO ITEZA IMBERE IMBAMUTIMA
Intego
Gukina imyitozo iteza imbere imbamutima. Imfashanyigisho: ikibuga, ifirimbi, imipira.
Intangiriro
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo kwishushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
: Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu yereka abanyeshuri uko bakora imyitozo iteza imbere imbamutima.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kurushanwa hagamijwe kwemera kwakira neza ibivuye muri ayo marushanwa. Abatsinzwe ntibatera amahane, ahubwo bagira ishyaka ryo kongera umwete ngo na bo baharanire gutsinda.
Urugero: Umupira w’amaguru.
Uyu mukino ukinwa abanyeshuri bakora amakipe abiri y’abakinnyi bangana. Buri kipi ikitoramo umuzamu, abarinda izamu, abakinnyi bo hagati ndetse n’abatsinda ibitego. Umupira utangizwa bawutereka hagati mu kibuga, ikipi imwe ikabanza gutanga umupira. Mwarimu asobanurira abanyeshuri ko bagomba gukina neza, kugira ngo hatagira uvunika cyangwa uvuna undi. Iyo umukinnyi w’ikipi imwe arengeje umupira ku mpande z’ikibuga, iryo riba ari ikosa. Indi kipi ihana ikosa, bakanaga umupira bawusubiza mu kibuga. Iyo umukinnyi arengeje umupira utinjiye mu izamu, bawutereka mu rubuga rw’umuzamu bakawutanga imbere. Iyo umukinnyi w’ikipi isatiriwe arengeje umupira ku murongo w’ikibuga ushinzeho izamu yanga ko ikipe ye itsindwa igitego, indi kipi ihana iryo kosa, bagatera umupira bawuteretse mu nguni y’ikibuga. Ni byo bita gutera koruneri. Iyo umukinnyi utari umuzamu akojeje intoki ku mupira mu rubuga rw’umuzamu we cyangwa agakinira nabi umukinnyi ushaka kubatsinda igitego muri urwo rubuga, iryo riba ari ikosa rikomeye. Rihanishwa penarite: ni ukuvuga ko batereka umupira imbere y’izamu bakawuteramo hasigayemo umuzamu wenyine. Iyo ikosa rikorewe ahandi hatari mu rubuga rw’umuzamu, batereka umupira aho ikosa ryabereye ugaterwa n’umukinnyi w’ikipe yakorewe ikosa. Igihe cyo gutera umupira bahana ikosa, abakinnyi b’ikipe ihanwa bigirayo, bagakinguruka uhana ikosa.
Iyo hagize ikipe itsinda igitego, cyandika ku kibaho, bakongera gushyira umupira hagati mu kibuga, ugatangwa n’umukinnyi w’ikipe yatsinzwe igitego.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza agenga imyitozo no kuyashyira mu bikorwa n'uko bakira ibyavuye mu marushanwa.
Ikiganiro gisoza
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bakira ibyavuye mu mikino, iyo batsinze cyangwa iyo batsinzwe.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo iteza imbere imbamutima.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’imyitozo iteza imbere imbamutima mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye iteza imbere imbamutima.
Isuzuma risoza umutwe
Mwarimu asuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri bwo gukora imyitozo n’imikino inyuranye iteza imbere imiyego n’ihuzangiro: kugendera kuri gahunda ahindura ikerekezo n’injyana ku murongo uboneye.
- UMUTWE 3 ISOMO RYA 1UMUTWE 3 ISOMO RYA 1Label: 1UMUTWE 3 ISOMO RYA 1
ISOMO RYA 1: IMYITOZO YO KWIRUKA HAGATI YA METERO 30 NA 40
Intego:
Kwiruka hagati ya metero 30 na metero 40.
Imfashanyigisho
Ikibuga, ifirimbi na metero bushumi.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu abwira abanyeshuri amabwiriza y'imyitozo n’imikino no kuyashyira mu bikorwa. Isomo nyir’izina:
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwiruka aho bari.
Mwarimu abwira abanyeshuri amabwiriza y'imyitozo n’imikino yo kwiruka no kuyashyira mu bikorwa.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwiruka bakurikije ibimenyetso ku ntera iri hagati ya metero 30 na metero 40.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwiruka umuvuduko ku ntera iri hagati ya metero 30 na metero 40. Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza y'imyitozo.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo iruhura n’inanura umubiri. Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uburebure bw’aho birutse akanababaza ibibazo byerekeranye n’imyitozo yo kwiruka bakoze.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino yo kwiruka hagati ya metero 30 na metero 40.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’ imyitozo n’imikino yo kwiruka mu buzima bwabo busanzwe.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo kwiruka ku metero zibarirwa hagati ya 30 na 40.
- UMUTWE WA 3 ISOMO RYA 2UMUTWE WA 3 ISOMO RYA 2Label: 1UMUTWE WA 3 ISOMO RYA 2
ISOMO RYA 2: IMYITOZO YO GUSIMBUKA
Intego:
Gukora imyitozo yo gusimbuka.
Imfashanyigisho
Ikibuga, ifirimbi, imigozi, ibiti.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri. Ikiganiro kibanza: Mwarimu abwira abanyeshuri amabwiriza yo gusimbuka no kuyashyira mu bikorwa.
Isomo nyir’izina:
Abanyeshuri bakora imyitozo yo gusimbuka ku ntera nto cyane bakurikije amabwiriza bahawe n’umwarimu.
Abanyeshuri basimbuka ku ntera yisumbuyeho gato.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo gusimbuka urukiramende ku ntera nini ariko itarengeje ikigero n’ubushobozi bwabo.
Igenzura:
Mwarimu agenzura niba abanyeshuri bakora neza imyitozo yo gusimbuka urukiramende, bakurikiza amabwiriza bahawe.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo bitondera igihe bakora IMYITOZO N’IMIKINO yo gusimbuka.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino yo gusimbuka.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’IMYITOZO N’IMIKINO yo gusimbuka mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo gusimbuka.
- UMUTWE WA 3 ISOMO RYA 3UMUTWE WA 3 ISOMO RYA 3Label: 1UMUTWE WA 3 ISOMO RYA 3
ISOMO RYA 3: IMYITOZO YO GUSIMBUKA URUKIRAMENDE
Intego
Gusimbuka urukiramende ruringaniye atarukozeho.
Imfashanyigisho
Ikibuga, uduti bashinga, umugozi.
Intangiriro
: Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga gusimbuka urukiramende.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko basimbuka urukiramende.
Abanyeshuri basimbuka urukiramende, bakagenda basimburana umwe umwe.
Mwarimu agenda yongeraho gato ku burebure bw’urukiramende, abanyeshuri bagakomeza gukora imyitozo yo kwipima basimbuka uko babishoboye.
Igenzura:
Mwarimu agenzura uko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza agenga imyitozo yo gusimbuka urukiramende n’uko bayashyira mu bikorwa.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo bitondera igihe bakora IMYITOZO N’IMIKINO yo gusimbuka urukiramende.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino yo gusimbuka urukiramende.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’IMYITOZO N’IMIKINO yo gusimbuka urukiramende mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo gusimbuka urukiramende.
- UMUTWE WA 3 ISOMO RYA 4UMUTWE WA 3 ISOMO RYA 4Label: 1UMUTWE WA 3 ISOMO RYA 4
ISOMO RYA 4: GUSIMBUKA UMURAMBARARO
Intego
Gusimbuka umurambararo.
Imfashanyigisho:
Ikibuga, ifirimbi na metero bushumi.
Intangiriro
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo yo gusimbuka umurambararo
Isomo nyir’izina:
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko basimbuka umurambararo.
• Abanyeshuri bakora imyitozo yo gusimbuka umurambararo.
Abanyeshuri bagenda bapima uburebure bw’aho buri munyeshuri asimbutse bakoresheje metero bushumi kandi bafashijwe n’umwarimu.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo inanura/iruhura umubiri.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo bitondera igihe bakora IMYITOZO N’IMIKINO yo gusimbuka umurambararo.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino yo gusimbuka umurambararo.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’IMYITOZO N’IMIKINO yo gusimbuka umurambararo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo gusimbuka umurambararo.
- UMUTWE WA 3 ISOMO RYA 5UMUTWE WA 3 ISOMO RYA 5Label: 1UMUTWE WA 3 ISOMO RYA 5
ISOMO RYA 5: IMYITOZO YO KUNAGA NO GUSAMA UMUPIRA BAGENDA
Intego
Gukora imyitozo yo kunaga no gusama bagenda
Imfashanyigisho:
Ikibuga, ifirimbi, imipira, udutenesi.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu abwira abanyeshuri amabwiriza yo gusama no kuyashyira mu bikorwa. Isomo nyir’izina:
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko bafata umupira mbere yo kuwunaga. Mwarimu yerekera abanyeshuri uko bakora imyitozo yo kunaga.
Abanyeshuri banaga bohereza umupira ugenda mu kirere bakoresheje amaboko.
Abanyeshuri basama udupira bagenda bimuka aho bari bahagaze.
Abanyeshuri bakomeza gukora imyitozo yo kunaga no gusama bagenda (umuyego).
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza agenga imyitozo yo kunaga.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo inanura n’iruhura umubiri.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga imyitozo inyuranye yo kunaga no gusama bagenda.
Abanyeshuri babwira mwarimu uko bumva bamerewe nyuma y'IMYITOZO N’IMIKINO yo kunaga no gusama bagenda.
Mwarimu abaza abanyeshuri umumaro w'IMYITOZO N’IMIKINO yo kunaga no gusama bagenda mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo kunaga no gusama bagenda.
Isuzuma risoza umutwe:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora IMYITOZO N’IMIKINO ngororamubiri yo kwiruka, gusimbuka no kunaga.
- UMUTWE WA 4 ISOMO RYA 1UMUTWE WA 4 ISOMO RYA 1Label: 1UMUTWE WA 4 ISOMO RYA 1
ISOMO RYA 1: IMYITOZO YO GUSHORERA UMUPIRA
Intego:
gukora imyitozo inyuranye yo gushorera umupira.
Imfashanyigisho
Ikibuga, imipira, ifirimbi, kikbaho, ibiti by’amazamu.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri nko kunobagiza umupira, kuwuhanahana n’izindi tekiniki zituma bashobora gutangira umwitozo bamaze gushyuha no kwinanura.
Mwarimu asaba abanyeshuri gusubiramo amabwiriza y'umupira w'amaguru babwiwe.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo yo gushorera umupira ugamije gutera mu izamu ukoresheje ikirenge.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko bashorera umupira hagamijwe gutera mu izamu ukoresheje ikirenge.
Buri munyeshuri ashorera umupira akurikije urugero yeretswe n’umwarimu.
Abanyeshuri bashorera umupira bagana mu izamu bagamije guteramo bakoresheje ikirenge.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza yo gushorera umupira ugamije gutera mu izamu ukoresheje ikirenge. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo inanura/iruhura umubiri.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bashorera umupira, akanababaza ibibazo biganisha kuri tekiniki zo gushorera no gutera umupira mu izamu.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino yo gushorera umupira no gutera mu izamu.
Mwarimu abaza abanyeshuri icyo imyitozo yo gushorera umupira ibafasha muri rusange.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo gushorera umupira no gutera mu izamu.
- UMUTWE WA 4 ISOMO 2UMUTWE WA 4 ISOMO 2Label: 1UMUTWE WA 4 ISOMO 2
ISOMO RYA 2: IMYITOZO YO KUNAGA UMUPIRA UKORESHEJE AMABOKO YOMBI
Intego
Gukora imyitozo yo kunaga umupira ukoresheje amaboko yombi.
Imfashanyigisho:
Ikibuga, imipira n' ifirimbi, ikibaho, ibiti by'amazamu
.Intangiriro
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo yo kunagisha umupira amaboko yombi.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu abwira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo yo kunaga umupira n’amaboko yombi.
Ingero: Kuba unaga areba mu kibuga, gukoresha amaboko yombi, guturutsa umupira inyuma akawurenza hejuru y’umutwe kandi utavuye aho uri.
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko banaga umupira bakoresheje amaboko yombi.
Buri munyeshuri anaga umupira akoresheje amaboko yombi akurikije urugero yahawe n’umwarimu.
Abanyeshuri bagenda banaga bakuranwa kandi babara incuro babikoze umwitozo warangira bakaruhura umubiri.
Igenzura:
Muri iyo myitozo, mwarimu agenda agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza yo kunaga umupira bakoresheje amaboko yombi.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga tekiniki zo kunaga umupira.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino yo kunaga umupira.
Mwarimu abaza abanyeshuri icyo imyitozo yo kunaga umupira ibafasha muri rusange.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo kunaga umupira bakoresheje amaboko yombi.
- UMUTWE WA 4 ISOMO RYA 3UMUTWE WA 4 ISOMO RYA 3Label: 1UMUTWE WA 4 ISOMO RYA 3
ISOMO RYA 3: IMYITOZO YO GUHEREREKANYA UMUPIRA
Intego
Gukora imyitozo yo guhererekanya umupira.
Imfashanyigisho
Ikibuga, imipira n'ifirimbi, ikibaho, ibiti by'amazamu.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri. Ikiganiro kibanza: Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo yo guhererekanya umupira.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu abwira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo yo guhererekanya umupira, abagira inama ndetse abaha n’andi makuru yihariye atuma bakore neza umwitozo wateguwe.
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko bahanahana umupira.
Abanyeshuri bakora inyitozo yo guhererekanya umupira bahagaze cyangwa bagenda.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza yo guhererekanya umupira.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo inanura/iruhura umubiri. Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga tekiniki zo guhererekanya umupira.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino yo guhererekanya umupira.
Mwarimu abaza abanyeshuri icyo imyitozo yo guhererekanya umupira ibafasha muri rusange.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo guhererekanya umupira.
- UMUTWE WA 4 ISOMO 4UMUTWE WA 4 ISOMO 4Label: 1UMUTWE WA 4 ISOMO 4
ISOMO RYA 4: IMYITOZO YO GUTERA KURE UMUPIRA URI HASI
Intego
Gutera kure umupira uri hasi
Imfashanyigisho
Ikibuga, imipira, ifirimbi, ikibaho, ibiti by'amazamu.
Intangiriro
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga
. Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza yo gutera kure umupira uri hasi kandi uboneza mu izamu.
- Gutereka umupira imbere yawe.
- Kwitegereza aho ugiye gutera (mu izamu).
- Kwigira inyuma ho intera ngufi.
- Gutera n’ingufu uboneza mu izamu.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu abwira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo yo gutera kure umupira uri hasi kandi uboneza mu izamu. Ibyo ni nko kwisuganya mbere yo gutera umupira, kubahiriza ikimenyetso gitangwa n’umusifuzi (Mwarimu), kudahubukira gutera, kwitegereza uburebure bw’aho aganisha umupira, kureba neza abo mu yindi kipe bahagaze no gutera aboneza mu izamu kandi agerageza gushyiramo ingufu.
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko batera ishoti n'ikirenge umupira uteretse hasi uboneza mu izamu.
Buri munyeshuri akora imyitozo yo gutera kure umupira uri hasi aboneza mu izamu.
Abanyeshuri batera umupira bakuranwa umwe umwe baboneza mu izamu.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza bahawe
. Mwarimu agenzura uko abanyeshuri bakora imyitozo yo gutera kure umupira uri hasi kandi uboneza mu izamu.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko batera kure umupira uri hasi, akanababaza ibibazo byerekeranye n’iryo somo.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino yo gutera kure umupira uri hasi baganisha mu izamu.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’imyitozo yo gutera kure umupira uri hasi baboneza mu izamu.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo gutera umupira kure umupira uri hasi.
- UMUTWE WA 4 ISOMO RYA 5UMUTWE WA 4 ISOMO RYA 5Label: 1UMUTWE WA 4 ISOMO RYA 5
ISOMO RYA 5: IMYITOZO YO GUKINA MU MAKIPE AGIZWE N’ABAKINNYI 7 KANDI BATSINDA MU IZAMU
ntego
Gukinira mu makipe agizwe n’abakinnyi 7 kandi batsinda mu izamu
Imfashanyigisho:
Ikibuga, imipira, ifirimbi, ikibaho, ibiti by'amazamu.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu abaza abanyeshuri ibibazo biganisha ku isomo nyuma akabafasha gukora amakipe agizwe n’abakinnyi 7 maze akabaha n’amabwiriza agenga umukino.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu afasha abanyeshuri gukora amakipe agizwe n'abakinnyi 7.
Abanyeshuri batozwa kumenya vuba abo basangiye ikipe.
Abanyeshuri berekwa aho bakina berekeza.
Abanyeshuri bakina bakurikiza amabwiriza agaenga umwitozo. Ayo mabwiriza ni nko gukina badakururana, kudategana, kudakoresha amaboko cyangwa intoki igihe batsinda mu izamu.
Gukoresha tekiniki z’umupira w’amaguru mu gukina mu ikipi (guhererekanya, gushorera umupira, gutera baboneza mu izamu)
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza agenga imyitozo bahawe.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga tekiniki zo gukinira mu ikipi igizwe n’abakinnyi 7.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukina ndetse niba hari n'imbogamizi baba bahuye nazo. Mwarimu abaza abanyeshuri icyo imyitozo yo gukinira mu makipe ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo gukina mu makipe agizwe n’abakinnyi 7 kandi batsinda mu izamu.
- UMUTWE WA 4 ISOMO RYA 6UMUTWE WA 4 ISOMO RYA 6Label: 1UMUTWE WA 4 ISOMO RYA 6
ISOMO RYA 6: IMYITOZO YO KUMENYA UMWANYA BAKINIRAMO
Intego
Gukina bakurikije imyanya bakiniramo.
Imfashanyigisho:
Ikibuga, umupira, ifirimbi, ibiti by'amazamu.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushyushya umubiri no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu asobanurira imyanya y’abakinnyi mu kibuga akanabaha amabwiriza yo kumenya guhagarara neza mu mwanya wawe mu kibuga.
Isomo nyirizina:
Mwarimu yereka abanyeshuri imyanya bakiniramo.
Abanyeshuri bajya mu myanya bakiniramo bakurikije aho mwarimu yaberetse.
Mwarimu asobanurira abanyeshuri imibare nyirizina y’abakinnyi bagomba kujya mu kibuga no kubasobanurira imyanya bahagararamo n’icyo isobanura (umuzamu, abugarira, abo hagati n’abataha izamu)
Abanyeshuri bakina bubahiriza imyanya yabo birinda guhindaguranya imyanya.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukina bita ku myanya bakiniramo.
Igenzura:
Mwarimu agenzura uko abanyeshuri bakinira mu myanya ayabo bakurikije amabwiriza.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga umwanya bakiniramo, akanababaza ibibazo biganisha ku buryo bakina bakurikije imyanya.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukina bubahiriza imyanya.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro ko kubahiriza imyanya bakiniramo.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo kumenya umwanya akiniraho.
Isuzuma risoza umutwe
Mwarimu asuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri bwo gukina umupira w’amaguru bakora imyitozo iteza imbere ubumenyingiro mu mupira w’amaguru nko kunaga umupira, kumenya umwanya bakiniramo no gukina mu makipe bakurikiza amategeko yoroheje agenga umupira w’amaguru.
- UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 1UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 1Label: 1UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 1
ISOMO RYA 1: IMYITOZO YO GUTERA UMUPIRA BABONEZA MU IZAMU
Intego
gutera umupira aboneza mu izamu akoresheje amaboko.
Imfashanyigisho:
Ikibuga, imipira, imigozi, ikibaho, amazamu n’ifirimbi.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza yo gutera umupira aboneza mu izamu.
Isomo nyir’izina
: Mwarimu asobanurira abanyeshuri amategeko agenga imyitozo y'umupira w’amaboko nko gutandukanya amaguru, gusimbuka yirambuye igihe aboneza umupira mu izamu.
Mwarimu asobanurira amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo gutera umupira aboneza mu izamu.
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko bakora imyitozo yo gutera umupira uboneza mu izamu.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora umwitozo wo kutera umupira baboneza mu izamu.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza yo gutera umupira aboneza mu izamu n’uko bayashyira mu bikorwa.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko batera umupira baboneza mu ntego igumye hamwe.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino yo gutera umupira baboneza mu ntego igumye hamwe '
Mwarimu aganira n’abanyeshuri ku kamaro k’iyo myitozo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo gutera umupira aboneza mu ntego igumye hamwe (mu izamu).
- UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 2UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 2Label: 1UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 2
ISOMO RYA 2: IMYITOZO YO GUTERA UMUPIRA BABONEZA MU GATEBO
Intego:
Kunaga no gutera umupira mu gatebo barushanwa bakoresheje ukuboko kumwe cyangwa amaboko yombi.
Imfashanyigisho
Ikibuga, imipira, imigozi, ikibaho, amazamu n’ifirimbi.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushyushya umubiri no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza yo kunaga no gutera umupira barushanwa bakoresheje ukuboko kumwe cyangwa amaboko yombi.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asobanurira amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo kunaga no gutera umupira barushanwa bakoresheje ukuboko kumwe cyangwa amaboko yombi. Urugero: Amaguru atanga imbaraga, amaboko aboneza umupira, bawuboneza mu gatebo ukamanukiramo.
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko bakora imyitozo yo kunaga no gutera umupira barushanwa bakoresheje ukuboko kumwe cyangwa amaboko yombi.
Abanyeshuri bakora amarushanwa yo kunaga no gutera umupira barushanwa bakoresheje ukuboko kumwe cyangwa amaboko yombi.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri barushanwa bakurikiza amabwiriza yo kunaga no gutera bakoresheje ukuboko kumwe cyangwa amaboko yombi.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo inanura/iruhura umubiri. Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bakora imyitozo kunaga no gutera umupira barushanwa.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora iyo imyitozo.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’iyo myitozo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo kunaga no gutera umupira barushanwa bakoresheje ukuboko kumwe cyangwa amaboko yombi.
- UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 3UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 3Label: 1UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 3
ISOMO RYA 3: IMYITOZO YO GUTERA UMUPIRA BARENZA URUSHUNDURA
Intego :
Gutera umupira barenza urushundura.
Imfashanyigisho
: Ikibuga, imipira, imigozi, ikibaho, amazamu n'ifirimbi.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushyushya umubiri no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanurira amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo gutera umupira barenza urushundura.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo gutera umupira barenza urushundura. Urugero ni uko bitemewe gukina umupira inshuro ebyiri zikurikirana cyangwa zirenga. Ikindi ni uko iyo umupira uguye hasi mu kibuga cyanyu muba mutsinzwe igitego. Iyo murengeje umupira ukagwa hanze yikibuga muba mutsinzwe igitego.
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko bakora imyitozo yo gutera umupira barenza urushundura.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza yo gutera umupira barenza urushundura.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo bitaho iyo bakora imyitozo yo gutera umupira barenza urushundura.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo yo gutera umupira barenza urushundura. Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’iyo myitozo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo gutera umupira barenza urushundura.
- UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 4UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 4Label: 1UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 4
ISOMO RYA 4: IMYITOZO YO KWAKIRA IBYAVUYE MU MUKINO W’INTOKI BARENZA URUSHUNDURA
Intego
Gukina umukino w’amaboko barenza urushundura hagamijwe kurushanwa.
Imfashanyigisho: Ikibuga, imipira, imigozi, ikibaho, inshundura n’ifirimbi.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanurira amategeko n’amabwiriza agenga umukino w’intoki barenza urushundura hagamijwe kurushanwa.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asobanurira amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo kwakira ibyavuye mu mukino w’intoki barenza urushundura hagamijwe kurushanwa. Urugero ni n’iyo ukoze ku rushundura, iyo ukandagiye mu rubuga rw’indi kipi, iyo unaniwe kurenza umupira urushundura, iyo umupira ukuguye mu maso ikipi yawe iba itsinzwe igitego.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukina umukino w’intoki barenza urushundura hagamijwe kurushanwa.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza yo gukina umukino w’amaboko barenza urushundura hagamijwe kurushanwa.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga tekiniki z’imyitozo yo gukina umupira w'amaboko barenza urushundura.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ku mukino bamaze gukina n’uko bamerewe nyuma yo gutsinda cyangwa gutsindwa ndetse n'amasomo bawukuyemo
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’iyo myitozo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo kwakira ibyavuye mu mukino w’intoki barenza urushundura.
Isuzuma risoza umutwe:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri mu mukino wo gukinira mu makipe umupira w’amaboko bakora imyitozo iteza imbere ubumenyingiro mu mupira w’amaboko nko gutera umupira aboneza intego igumye hamwe, gutera umupira barenza urushundura bakurikiza amategeko yoroheje no kwakira ibyavuye mu mukino..
- UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 5UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 5Label: 1UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 5
ISOMO RYA 5: IMYITOZO YO GUHEREREKANYA UMUPIRA KW’ABAKINNYI BAGENDA
Intego
Guhererekanya umupira bagenda.
Imfashanyigisho:
Ikibuga, imipira, imigozi, ikibaho, amazamu n'ifirimbi.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushyushya umubiri no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
: Mwarimu asobanurira abanyeshuri amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo guhererekanya umupira bagenda.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo guhererekanya umupira bagenda.
Mwarimu asobanurira abanyeshuri uko bagomba guhagarara n’imyanya bagomba gufata kugira ngo babashe gufata umupira bahawe na bagenzi babo kandi bagenda.
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko bakora imyitozo yo yo guhererekanya umupira bagenda. Hano ahitamo umunyeshuri umwe akajya amuha umupira na we awumusubiza kandi bagenda.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza yo guhererekanya umupira bagenda.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga tekiniki zo gukora imyitozo yo guhererekanya umupira bagenda.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo yo guhererekanya umupira bagenda.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’iyo myitozo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo guhererekanya umupira kw’abakinnyi bagenda.
- UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 6UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 6Label: 1UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 6
ISOMO RYA 6: IMYITOZO YO KUDUNDA UMUPIRA W’AMABOKO BABONEZA MU IZAMU
Intego:
Gukora imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu izamu.
Imfashanyigisho
Ikibuga, umupira, ifirimbi, amazamu n’inshundura.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushyushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu izamu
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asobanurira amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu izamu. Urugero ni nko kutongera kudunda iyo wafatishije umupira amaboko yombi ku mupira wo kuboneza mu izamu. Ntibyemewe kandi kudundisha amaboko yombi. Iyo umunyeshuri bamuhereje umupira adunda yiruka cyangwa ahagaze
ariko akoresha ukuboko kumwe. Umupira bawudunda bagenda kandi bajya kuwuhereza bakazamura akaguru kamwe.
Mwarimu asobanurira amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu izamu.
Igenzura:
Mwarimu agenzura nanone ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza y’imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu izamu.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bakora imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu izamu.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma gukora iyo myitozo yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu izamu.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’IMYITOZO N’IMIKINO yo kuboneza umupira mu izamu mu buzima busanzwe.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo kudunda umupira w’amaboko hakurikijwe intego ubonezwamo.
- UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 7UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 7Label: 1UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 7
ISOMO RYA 7: IMYITOZO YO KUDUNDA UMUPIRA W’AMABOKO BABONEZA MU GATEBO
Intego:
Gukora imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu gatebo.
Imfashanyigisho:
Ikibuga, umupira, ifirimbi, amazamu ariho n’udutebo.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushyushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu gatebo.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asobanurira amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu gatebo. Urugero ni nko kutongera kudunda iyo wafatishije umupira amaboko yombi ku mupira wo kuboneza mu izamu. Ntibyemewe kandi kudundisha amaboko yombi. Iyo umunyeshuri bamuhereje umupira adunda yiruka cyangwa ahagaze ariko akoresha ukuboko kumwe.
Mwarimu asobanurira amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu gatebo.
Igenzura:
Mwarimu agenzura nanone ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza y’imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu gatebo.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bakora imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu gatebo
. Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma gukora iyo myitozo yo kudunda umupira w’amaboko wo kuboneza mu gatebo.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’IMYITOZO N’IMIKINO yo kuboneza umupira mu gatebo mu buzima busanzwe.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo kudunda umupira w’amaboko hakurikijwe intego ubonezwamo.
- UMUTWE 5 ISOMO RYA 8UMUTWE 5 ISOMO RYA 8Label: 1UMUTWE 5 ISOMO RYA 8
ISOMO RYA 8: IMYITOZO YO GUTERA UMUPIRA AHEREREKANYA CYANGWA ABONEZA MU GATEBO
Intego:
Gutera umupira ahererekanya cyangwa aboneza mu gatebo barushanwa bakoresheje ukuboko kumwe cyangwa abiri.
Imfashanyigisho:
Ikibuga, imipira, imigozi, ikibaho, amazamu ariho udutebo n’ifirimbi.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushyushya umubiri no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo yo gutera umupira akoresheje ukuboko kumwe (guhererekanya) cyangwa amaboko yombi (kuboneza mu gatebo).
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asobanurira amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo gutera umupira aboneza mu gatebo. Ingero ni nk’uko umubare w’abakinnyi kuri buri kipe ari 5. Abanyeshuri bemerewe gukoresha amaboko n’ibice by’umubiri biri hejuru y’amavi. Mwarimu yerekera abanyeshuri uko bakora imyitozo yo gutera umupira uboneza mu gatebo ukoresheje amaboko yombi.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gutera umupira uboneza mu gateb kand ukoresheje amaboko yombi.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza yo gutera umupira aboneza mu gatebo n’uko bayashyira mu bikorwa.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo bitaho iyo bakora imyitozo yo gutera umupira ahererekanya akoresheje ukuboko kwumwe cyangwa aboneza mu gatebo akoresheje amaboko yombi.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo n’imikino yo gutera umupira aboneza mu mu gatebo.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’imyitozo yo gutera umupira aboneza mu gatebo mu buzima bwabo busanzwe.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo gutera umupira aboneza mu gatebo.
- UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 9UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 9Label: 1UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 9
ISOMO RYA9: IMYITOZO YO KWAKIRA IBYAVUYE MU MUKINO W’INTOKI BABONEZA MU GATEBO
Intego:
Gukora imyitozo yo kwakira ibyavuye mu mukino w’amaboko baboneza mu gatebo hagamijwe kurushanwa.
Imfashanyigisho:
Ikibuga, imipira, imigozi, ikibaho, amazamu n’ifirimbi.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushyushya umubiri no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanurira amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo kwakira ibyavuye mu mukino w’intoki baboneza mu gatebo hagamijwe kurushanwa.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo no kwakira ibyavuye mu mukino w’intoki baboneza mu gatebo hagamijwe kurushanwa. Urugero ni nko kudahutaza abagutsinze no koroherana nyuma yo gutsinda cyangwa gutsindwa. Kutarakazwa n’ubusa iyo watsinzwe no kutirara iyo watsinze.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukina umukino w’intoki baboneza mu gatebo hagamijwe kurushanwa.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza yo gukina umukino w’intoki baboneza mu gatebo hagamijwe kurushanwa.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bakiriye ibyavuye mu mukino nyuma yo gutsinda cyangwa gutsindwa.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukina umukino w’amaboko wo kuboneza mu gatebo.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’imyitozo yo kuboneza umupira w’amaboko mu buzima busanzwe.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo kwakira ibyavuye mu mukino w’intoki baboneza mu gatebo.
- UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 10UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 10Label: 1UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 10
ISOMO RYA 10: IMYITOZO YO KUDUNDA UMUPIRA W’AMABOKO BABONEZA MU IZAMU
Intego:
Gutera umupira w’amaboko baboneza mu izamu, bagenda cyangwa bahagaze.
Imfashanyigisho:
Ikibuga, imipira, imigozi, ikibaho, amazamu n'ifirimbi.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri umubiri.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko uboneza mu izamu.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asobanurira amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko uboneza mu izamu. Urugero ni uko bitemewe kudunda umupira ngo winjire mu rubuga rw’umunyezamu.
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko bakora imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko uboneza mu izamu ukoresheje ukuboko kumwe hanyuma akabasaba gusubiramo iyo myitozo.
Igenzura:
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza y’imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko uboneza mu izamu bagenda cyangwa bahagaze.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo bitaho iyo bakora imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko baboneza mu izamu bagenda cyangwa bahagaze.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko baboneza mu izamu bagenda cyangwa bahagaze.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’imyitozo yo kudunda umupira w’amaboko baboneza mu izamu mu buzima bwabo busanzwe.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo kudunda umupira w’amaboko uboneza mu izamu bagenda cyangwa bahagaze.
- UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 11UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 11Label: 1UMUTWE WA 5 ISOMO RYA 11
ISOMO RYA 11: IMYITOZO YO KWAKIRA IBYAVUYE MU MUKINO W’AMABOKO BABONEZA MU IZAMU
Intego:
Gukina umupira w'amaboko baboneza mu izamu hagamijwe kurushanwa.
Imfashanyigisho:
Ikibuga, imipira, imigozi, ikibaho, amazamu n’ifirimbi.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu abwira abanyeshuri ko bagiye gukina umupira w'amaboko hagamijwe kurushanwa.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu abwira abanyeshuri ko bagiye gukina umupira w'amaboko hagamijwe kurushanwa.
Mwarimu afasha abanyeshuri gukora amakipe no kumva amabwiriza y’umukino.
Abanyeshuri bakina umupira w'amaboko bagamije kurushanwa.
Nyuma y’umukino abanyeshuri bakira ibyawuvuyemo.
Igenzura:
Mwarimu agenzura uko abanyeshuri bakina, birinda gushyamirana, uko bakemura ibibazo n'uko bakira ibyavuye mu mukino ku ruhande rw'abatsinze n'abatsinzwe.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga tekiniki z’imyitozo yo gukina umupira w'amaboko baboneza mu izamu.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ku mukino bamaze gukina n’uko bamerewe nyuma yo gutsinda cyangwa gutsindwa ndetse n'amasomo bawukuyemo.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’iyo myitozo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo kwakira ibyavuye mu mukino w’amaboko wo kuboneza umupira mu izamu.
- UMUTWE WA 5 ISOMO 12UMUTWE WA 5 ISOMO 12Label: 1UMUTWE WA 5 ISOMO 12
ISOMO RYA 12: IMYITOZO YO GUCENGA NO KWIRUKANKANA UMUPIRA
Intego:
Gucenga no kwirukankana umupira bawudunda bakoresheje ukuboko kumwe.
Imfashanyigisho:
Ikibuga, imipira, imigozi, amazamu n' ifirimbi.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga.
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu asobanurira amategeko n’amabwiriza agenga imyitozo yo gucega no kwirukankana umupira uwudunda ukoresheje ukuboko kumwe.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asobanurira abanyeshuri amabwiriza agenga imyitozo yo gucenga no kwirukankana umupira uwudunda ukoresheje ukuboko kumwe. Urugero ni nk’igihe ucenga cyangwa wirukankana umupira uwudunda, ntiwemerewe gutera intambwe zirenze imwe utaradunda umupira hasi.
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko bakora imyitozo yo gucenga no kwirukankana umupira uwudunda ukoresheje ukuboko kumwe.
Igenzura
Mwarimu agenzura ko abanyeshuri bakurikiza amabwiriza yo gucenga no kwirukankana umupira uwudunda ukoresheje ukuboko kumwe.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo bitaho iyo bakora imyitozo yo gucenga no kwirukankana umupira uwudunda ukoresheje ukuboko kumwe.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo yo gucenga no kwirukankana umupira uwudunda ukoresheje ukuboko kumwe.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’iyo myitozo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo inyuranye yo gucenga no kwirukankana umupira uwudunda ukoresheje ukuboko kumwe.
- UMUTWE WA 6 ISOMO RYA 1UMUTWE WA 6 ISOMO RYA 1Label: 1UMUTWE WA 6 ISOMO RYA 1
ISOMO RYA 1: IMYITOZO YIGISHA ISUKU
Intego:
Gukina imyitozo yigisha isuku.
Imfashanyigisho
Ikibuga, ifirimbi, imipira, amashusho n’ibikoresho by’isuku.
Intangiriro
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza
Mwarimu yereka abanyeshuri amashusho ariho ibikorwa bitandukanye by'isuku bakayaganiraho.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asaba abanyeshuri gukora umwitozo wo gusukura imyambaro bayimesa. Uyu mwitozo bawukora bategura amazi meza, isabune, imyambaro yoroheje amabase yo kumeseramo n’umugozi wo kwanikaho. Abanyeshuri bavuguta imyenda bakayinoza berekerwa n’umwarimu hanyuma yamara kwera bakayanika. Urugero: Kwitoza kumesa imyenda yoroheje nk’udutambaro, amasogisi, amasengeri n’udupira.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga imyitozo itandukanye yigisha isuku
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora iyo myitozo.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga icyo batekereza ku kamaro k’isuku mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukora imyitozo itandukanye yigisha isuku.
- UMUTWE WA 6 ISOMO RYA 2UMUTWE WA 6 ISOMO RYA 2Label: 1UMUTWE WA 6 ISOMO RYA 2
ISOMO RYA 2: IMYITOZO YIGISHA INDWARA ZITERWA N’ISUKU NKE
Intego:
Gukina imyitozo yerekena indwara ziterwa n’isuku nke.
Imfashanyigisho:
Amashusho yerekana indwara ziterwa n’isuku nke, n’uburyo zandura.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushyushya no kunanura umubiri.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza amashusho anyuranye agaragaraho abantu barwaye indwara ziterwa n’isuku nke bakayaganiraho.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza amashusho anyuranye agaragaraho abantu barwaye indwara ziterwa n’isuku nke bakayaganiraho. Ingero z’indwara ziterwa n’isuku nke: impiswi, inzoka zo mu nda, kolera, macinya, ubuheri na tifoyide. Izi ndwara bazirinda bakoresha amazi meza mu koga, kuronga ibiribwa, koza ibikoresho byo mu gikoni, kumesa imyambaro, gukubura no gukoropa mu nzu
. Mwarimu abwira abanyeshuri indwa ziterwa n’isuku nke nk’impiswi, ubuheri no kuruka.
Abanyeshuri bakina umwe ari umurwayi undi ari muganga bayobowe n’umwarimu. Mwarimu agenzura uko abanyeshuri basubiza ibibazo ku indwara ziterwa n’isuku nke.
Ikiganiro gisoza:
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga imwe mu myitozo yigisha indwara ziterwa n’isuku nke.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukora imyitozo yigisha indwara ziterwa n’isuku nke.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’iyo myitozo mu buzima bwabo bwa buri munsi mu kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri bwo gukina imyitozo ibafasha gutandukanya indwara ziterwa n’isuku nke.
- UMUTWE WA 6 ISOMO RYA 3UMUTWE WA 6 ISOMO RYA 3Label: 1UMUTWE WA 6 ISOMO RYA 3
ISOMO RYA 3: IMIKINO YIGISHA KWIRINDA INDWARA ZITERWA N’ISUKU NKE NA MALARIYA
Intego:
Gukina imikino yigisha kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke na malariya
Imfashanyigisho
Amashusho yerekana indwara ziterwa n’isuku nke, n’uburyo zandura.
Intangiriro:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo gushyushya umubiri. Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga indwara ziterwa n’isuku nke.
Ikiganiro kibanza:
Mwarimu ategura abanyeshuri bakajya mu kibuga. Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo yo kwishyushya no kunanura umubiri umubiri.
Isomo nyir’izina:
Mwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza amashusho anyuranye agaragaraza uko birinda indwara ziterwa n’isuku nke, hanyuma bakabikina bigana ibyo babonye ku mashusho. Umunyeshuri umwe akina yigira umurwayi, akarondora ibimenyetso byerekana uko yafashwe nko kuribwa umutwe, kugira umuriro mwinshi, gutengurwa, kubira ibyuya
kubabara mu nda, gucika intege no kuruka. Undi munyeshuri akina yigize umuganga akagaragara asa n’upima wa murwayi. Amubwira ko arwaye malariya.
Mwarimu asobanurira abanyeshuri uko birinda malariya: gutema ibihuru byo hafi y’urugo, gusiba ibinogo birekamo amazi, kuryama mu nzitiramubu iteye umuti, kugana ivuriro igihe ufite ibimenyetso bya malariya.
Mwarimu asobanurira abanyeshuri uko birinda indwara ziterwa n’isuku nke.
Mwarimu yerekera abanyeshuri uko bakina iyo mikino.
Abanyeshuri bakora imyitozo yo kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke ndetse na malariya.
Igenzura:
Mwarimu agenzura uko abanyeshuri bakina bakurikije amabwiriza ngenderwaho mu kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke na malariya.
Ikiganiro gisoza :
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga imwe mu mikino yigisha kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke.
Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga uko bamerewe nyuma yo gukina imyitozo yigisha indwara ziterwa n’isuku nke.
Mwarimu abaza abanyeshuri akamaro k’iyo myitozo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Isuzuma:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bwa buri munyeshuri gukina imikino yo kwerekana uko yakwirinda indwara ziterwa n’isuku nke ndetse na malariya.
Isuzuma risoza umutwe:
Mwarimu asuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri bwo gukina imyitozo imufasha kumenya no kumva akamaro k’isuku ku buzima bw’umuntu, iyigisha indwara ziterwa n’isuku nke n’iyigisha uburyo kuzirinda.
IBITABO BYIFASHISHIJWE
1. RIGHT TO PLAY, Health game, Kigali, 2008.
2. IKIGO GISHINZWE GUTEZA IMBERE UBUREZI MU RWANDA (REB), Integenyanyigisho y'Igororangingo na Siporo, Ikiciro cya mbere cy'amashuri abanza (1-3), Kigali, 2015