• UMUTWE WA 6: IKORANABUHANGA N’ITUMANAHO

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
    - Gusesengura umwandiko uvuga ibijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho agaragaza ingingo z’ingenzi.
    - Gutahura, gukoresha neza ntera n’izina ntera n’igisantera.
    - Gukoresha neza inshinga mu bihe byayo no mu buryo bwayo.

    Igikorwa cy’umwinjizo

    Uhereye ku bumenyi usanzwe ufite kora ubushakashatsi:
    - Ugaragaze akamaro k’ikoranabuhanga n’itumanaho mu iterambere;
    - Utandukanye ntera, izina ntera n’igisantera;

    - Utahure inshoza, ubwoko, ibihe n’uburyo by’inshinga.

    VI.1. Gusoma no gusesengura umwandiko: Ikoranabuhanga ryaragikemuye

    Igikorwa 6.1

    Soma umwandiko ukurikira, usobanure amagambo wahawe wifashishije inkoranya cyangwa inyito afite mu mwandiko kandi usubize n’ibibazo byawubajijweho.

    VI.1.1 Gusoma umwandiko

    Soma umwandiko ukurikira:

    Ikoranabuhanga rigaragarira mu nzego nyinshi z’imirimo. Rikoreshwa mu kunoza no kwihutisha ubushakashatsi, itumanaho, imitunganyirize y’imirimo itandukanye bityo bikihutisha iterambere uko bwije n’uko bukeye.

    Abakambwe kimwe n’abandi badutanze kubona izuba, bavuga ko Abanyarwanda bo hambere bari bafite ubumenyi bwo kwirwanaho ngo babone ibyo bakeneye nk’umuriro, ibikoresho binyuranye, imiti ivura indwara n’ibindi. Si ibyo gusa, bashoboraga no gutumanaho bakoresheje uburyo bunyuranye burimo gutuma intumwa, umurishyo w’ingoma cyangwa ihembe.

    Vuba aha, aho abazungu badukaniye ibibiriti, imyenda ikorerwa mu nganda, itumanaho rikoresha murandasi, iradiyo, terefone, indege zitagira abapirote (drone), ibaruwa n’ibindi nk’ibyo bitabagaho, ibikoresho n’imiti bigezweho, Abanyarwanda ntibakita ku bumenyi bari basanganywe. Kwihamurira umuti w’ishyamba cyangwa gukoresha ibikoresho gakondo byagiye bikendera. Ntibongeye guhugira mu bya kera ahubwo batangiye kujyana n’ibigezweho. Mu
    gihe tugezemo ndetse n’ikizaza, usanga ikoranabuhanga ari ingenzi mu mirimo inyuranye no mu buzima bwa buri munsi.

    Abantu b’ingeri zinyuranye bifashisha ikoranabuhanga n’itumanaho mu kwihutisha no kunoza imirimo yabo. Urugero nko mu buvuzi, mu burezi, mu bucuruzi, mu bwikorezi, mu buyobozi no mu mirimo inyuranye. Mu gukoresha ikoranabuhanga, imirimo ikorwa neza kandi mu gihe gito bityo bikihutisha iterambere mu Gihugu.
    Igihugu kidakoresha ikoranabuhanga n’itumanaho ntigishobora gutera imbere kuko abagituye batamenya ibikorerwa ahandi cyangwa ngo bashobore kumenyekanisha ibyo bakora n’ibyiza bigitatse mu ruhando mpuzamahanga.

    Mu buvuzi, ikoranabuhanga n’itumanaho byarakataje. Kuri ubu basigaye babaga umuntu batamwegereye kandi bakabaga ahantu hato ku buryo kuhavura byihuta. Ikindi kandi ubu umuntu ashobora kwivuza akoresheje terefoni, akavuga uko arwaye, umuganga akamwandikira imiti cyangwa akamwohereza ku ivuriro runaka.
    Ubu hari utudege tutagira abapirote (drone) tugeza amaraso ku bayakeneye ku buryo bwihuse. Nanone kandi muri za raboratwari ntibikiri ngombwa gutegereza iminsi n’iminsi kugira ngo ubone igisubizo. Iyo utanze ikizami, mu minota mike uhita ubona igisubizo. Ibyo byose biterwa n’ikoranabuhanga ndetse n’itumanaho byateye imbere mu Rwanda.

    Mu burezi, abarimu n’abanyeshuri bararurashe aka wa mugani w’Abanyarwanda. Kuri bo, ikoranabuhanga n’itumanaho bituma babasha gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’amasomo agomba kwigishwa cyangwa kwigwa, bikanabafasha guhanahana amakuru hagati yabo. Abarimu n’abanyeshuri kandi bifashisha ikoranabuhanga bagira ngo bamenye ibigezweho bikenerwa
    mu mashuri. Ikoranabuhanga rinabafasha kwigisha abanyeshuri bari ahantu hatandukanye atari ngombwa ko bahurira mu ishuri.

    Mu bucuruzi, abaguzi n’abacuruzi bifashisha ikoranabuhanga bagura cyangwa bagurisha ibicuruzwa byabo batiriwe bakora ingendo. Mu buryo bwo kwishyurana, ntibikiri ngombwa kugendana amafaranga kuko bikorwa bifashishije terefoni. Mu gihe cyo gutanga imisoro abasoreshwa ntibakirwa bajya gutonda imirongo, babikorera aho bari bakoresheje terefoni cyangwa mudasobwa. Kuri ubu ushobora kubitsa, kubikuza cyangwa kohereza amafaranga aho ushaka hose
    ukoresheje terefoni cyangwa amakarita yabugenewe.

    Mu bwikorezi, ntibikiri ngombwa gufata urugendo ubitse amafaranga mu mufuka ngo ni ay’urugendo. Ubu ni ukuyashyira ku ikarita yitwa kozaho wigendere, maze iyo karita ukayikoza ku kamashini kabugenewe kaba kari mu modoka maze ukinjira mu modoka ukagenda. Mu buyobozi, abasaba serivisi babikora
    kandi bakayihabwa mu buryo bw’ikoranabuhanga batiriwe bajya ku biro runaka. Ikoreshwa ry’impapuro ryaragabanutse kuko hasigaye hakoreshwa mudasobwa mu ibika ry’amakuru anyuranye mirimo myinshi. Mu nzego zinyuranye inama zisigaye zitabirwa n’abantu bitabaye ngombwa ko baba bari hamwe.

    Muri make, ikoranabuhanga n’itumanaho ni ingenzi mu kunoza imikorere no kwihutisha serivisi. Ibyo bituma iterambere ry’abaturage n’Igihugu muri rusange ryiyongera. Ni ngombwa rero gushishikarira gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho kuko byoroshya imikorere.

    VI.1.2 Gusobanura amagambo
    Sobanura amagambo n’amatsinda y’amagambo akurikira, wifashishije inkoranya cyangwa inyito afite mu mwandiko.
    - Kubona izuba
    - Guhamura umuti
    - Uruhando mpuzamahanga
    - Murandasi
    - Bwimbitse
    - Abasheshe akanguhe
    - Gukendera
    - Kunoza

    VI.1.3 Kumva no gusesengura umwandiko
    Subiza ibibazo bikurikira:
    1. Iterambere ritaraza Abanyarwanda bakoreshaga ubuhe buryo?
    2. Ni hehe hakoreshwa ikoranabuhanga mu buvuzi havuzwe mu mwandiko?
    3. Ukurikije ibivugwa mu mwandiko sobanura uko ikoranabuhanga rishobora kwihutisha iterambere.
    4. Garagaza igihombo Igihugu kigira iyo kidafite ikoranabuhanga.
    5. Vuga ahandi ikoranabuhanga rikoreshwa mu Rwanda hatavuzwe mu mwandiko.

    6. Garagaza ingingo z’ingenzi zikubiye muri uyu mwandiko.

    Imyitozo

    Kora imyitozo ikurikira
    1. Simbuza amagambo atsindagiye impuzanyito zayo zakoreshejwe mu mwandiko kandi wubahirize isanisha rikwiye.

    a) Abasaza ba kera bari bafite ikoranabuhanga n’itumanaho bakoreshaga.

    b) Abanyarwanda bakoreshaga uburyo butandukanye mu buvuzi.
    c) Abantu b’ibyiciro binyuranye bakoresha ikoranabuhanga.
    2. Shaka muri iki kinyatuzu, mu merekezo yacyo yose, amagambo ikenda afitanye isano n’ikoranabuhanga n’itumanaho yakoreshejwe mu mwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye” hanyuma uyandukure.

    3. Ikoranabuhanga n’itumanaho ni inkingi ikomeye mu kwihutisha iterambere. Nyamara iyo rikoreshejwe nabi risenya aho kubaka. Uhereye ku bumenyi bwawe, sobanura uko ikoranabuhanga n’itumanaho rikoreshejwe nabi ryasenya aho kubaka.

    VI.2 Ntera, izina ntera n’igisantera

    Igikorwa 6.2

    Uhereye ku bumenyi usanzwe ufite, wifashishije ingero, tanga inshoza kandi utandukanye ntera, izina ntera n’igisantera.

    VI.2.1 Ntera
    1. Inshoza ya ntera n’uturango twayo
    Ntera ni ijambo rigaragira izina rigasobanura imiterere, imimerere n’ingano by’ibyo iryo zina rivuga. Ntera yegerana n’izina ifutura cyangwa bigahuzwa n’inshinga “ni”, “si”, ri”, “kuba”n’izindi zivuga imimerere. Ntera yisanisha mu nteko zose z’amazina. Ntera yifashishwa mu kugaragaza indanganteko y’izina igaragiye iyo indanganteko yaryo itigaragaza. Ntera ishobora gusimbura izina igaragiye igafata indomo yaryo, bityo ikitwara nk’izina.

    Ingero:
    - Uyu mwana muremure ni mwiza.
    - Ihohoterwa si ryiza mu muryango nyarwanda.
    - Wa mukobwa wari muto yabaye munini aho amariye gushaka.
    - Kamanzi ni umusore munini kandi muremure.
    - Uru rukweto ni rushyashya.
    - Uyu mukobwa yiga mu ishuri rikuru.
    - Abakuru n’abato bunganirane.
    - Imana ivubira imvura ababi n’abeza.
    2. Urutonde rwa ntera z’Ikinyarwanda
    -nini: umwana munini
    -inshi: ibishyimbo byinshi
    -bi: ibirayi bibi
    -tindi: agapfunyika gatindi
    -gari:inzu ngari
    -iza: umunsi mwiza
    -sa/sa-sa:ibijumba bisa/ amazi masamasa
    -zima: urukwavu ruzima
    -to/-to-to/-toya: amasaka mato, umuhungu mutomuto, ishyamba ritoya
    -toto: igiti gitoto
    -ke/keya/ke-ke: ibiryo bike, amazi makeya, umuti mukemuke
    -kuru: inka nkuru
    -bisi: ibishyimbo bibisi
    -shya/shyashya: amakanzu mashya, igitambaro gishyashya
    -gufi/gufiya: insina ngufi, urugo rugufiya
    -re-re: umusozi muremure
    -tagatifu: ahantu hatagatifu
    -hire: urugo ruhire
    -taraga: umukecuru mutaraga
    -nzinya, nzunyu, nuya, niniya, nzuzunya, nunuya, niniriya, nziginya, nzugurunyu: uburo bunzinya, uturayi tunziginya

    V.2.2 Izina ntera

    Izina ntera ni izinarifite umumaro wo gusobanura irindi zina riherekeje cyangwa risimbura. Izina ntera rigaragaza ubwoko, akarere, ibara cyangwa inkomoko y’ikivugwa.Amazina ntera yisanisha mu nteko nyinshi ugereranyije n’amazina asanzwe. Izina ntera n’izina risobanura bihuzwa n’ikinyazina ngenera, inshinga
    ni,si, -ri cyangwa kuba. Ntera yafashe indomo na yo ihinduka izina ntera kuko rigumana umumaro wo gusobanura izina risimbura.

    Ingero:
    - Abagabo b’abarera bakunda guhiga amasaka.
    - Amasuka y’amaberuka ntakiboneka.
    - Yaguze inkweto z’umutuku.
    - Umwenda w’umutirano ntumara imbeho.
    - Uyu muceri si umushinwa.
    - Wa mukobwa wange yashatswe n’umusore w’umurundi biganye.
    - Indagara z’intanzaniya.
    - Umushyitsi abaye umuzungu yahagerera ku gihe.
    - Iyi shati ari umutuku ni ho nayigura.
    - Inka z’inzungu zirakamwa: Inzungu zirakamwa.
    - Uyu mwarimu ni umunyarwanda
    - Umunyeshuri mwiza agira ishyaka. Umwiza agira ishyaka.

    VI.2.3 Igisantera n’uturango

    Igisantera ni ijambo rifite umumaro nk’uwa ntera wo kugaragira izina no kurisobanura ariko ku rwego rw’intego ntirimere nka ntera kuko ritisanisha mu nteko kimwe na yo.

    Ingero:
    - Umusaza rukukuri /abasaza rukukuri
    - Umugore gito
    - Umuco gakondo
    - Inama mpuzamahanga.
    - Ishuri nderabarezi
    - Itegeko teka

    Ikitonderwa
    Hari ibisantera bimwe bijyana n’amagambo yagenwe ku buryo ayo magamboyitwara nk’inyumane.

    Ingero :
    - Umuhoro muhanya utema ibizarama.
    - Umurimo mwitumo ukiza nyirawo.
    - Inyoni nyoro ntitora mu ruhuri.
    - Umwana murizi ntakurwa urutozi.
    - Nta wutagira marayika murinzi.
    - Amazi masabanonta mara inyota.
    - Umutima muhanano ntiwuzura igituza.
    - Inyandiko mvugo

    Imyitozo
    1. Garagaza ntera, amazina ntera n’ibisantera biri mu nteruro zikurikira:
    a) Nasuye inzu ndangamurage y’u Rwanda.
    b) Amazi menshi cyane yangiza imyaka.
    c) Amatama masa ntasabira inka igisigati.
    d) Amagi y’amazungu agura make.
    e) Umwenda w’umukara urashyuha.
    f) Imikino mpuzamahanga irahimbaza.
    g) Abana bato bakenera kwitabwaho.
    h) Nkunda imbyino gakondo.
    2. Tanga ingero ebyirebyiri z’interuro zirimo zirimo: ntera, izina ntera
    n’igisantera.
    3. Gereranya igisantera, ntera n’izina ntera ugaragaze icyo bihuriyeho n’itandukaniro ryabyo.

    VI.3 Inshinga

    Igikorwa 6.3

    Ushingiye ku bumenyi ufite, kora ubushakashatsi ugaragaze
    - Inshoza y’inshinga,
    - Ubwoko bw’inshinga,
    - Ibihe bikuru by’inshinga
    - Uburyo by’inshinga

    VI.3.1 Inshoza

    Inshinga ni ijambo ryumvikanisha igikorwa, imiterere/ imimerere n’imico bya ruhamwa mu nteruro. Muri make, inshinga ni yo itanga ubutumwa bw’ibanze mu nteruro.

    Ingero:
    - Minani arahinga mu gishanga.
    - Mukamusoni aritonda.
    - Uyu musore arabyibushye.

    VI.3.2 Ubwoko bw’inshinga

    Inshinga z’Ikinyarwanda ziri mu matsinda abiri. Inshinga isanzwe n’inshinga idasanzwe. Inshinga isanzwe ni inshinga ijya mu buryo bw’imbundo kandi igatondagurwa mu bihe bitandukanye naho inshinga idasanzwe ni inshinga itajya mu buryo bw’imbundo ntinatondagurwe mu bihe byose. Inshinga idasanzwe isimbuzwa
    izindi nshinga bihuje inyizo mu bihe idatondagurwamo. Inshinga idasanzwe initwa kandi inshinga nkene cyangwa mburabuzi.

    1. Inshinga idasanzwe
    Inshinga zidasanzwe, inshinga nkene cyangwa inshinga mburabuzi mu Kinyarwanda ni esheshatu gusa ari zo: ni, si, -ri, -fite, -ruzi, -zi. Mu bihe zidatondagurwamo, “ni” isimburwa no “kuba”, “si” isimburwa no “kutaba”, “-ri” isimburwa no “kuba”, “-fite” isimburwa no “kugira”, “-ruzi” isimburwa
    no “kubona” cyangwa “kureba” naho “-zi” igasimburwa no “kumenya”.

    Ingero:
    - Amasaka si amasunzu.
    - Mahoro ni umuganga.
    - Gasore afite imyaka itanu.
    - Ndamuruzi nguriya.
    - Muzi ubwenge.

    2. Inshinga isanzwe

    Inshinga isanzwe iyo idatondaguwe iba iri mu mbundo kuko iba itagaragaza ngenga irimo cyangwa ikerekezwaho igikorwa, imimerere cyangwa imico bivugwa n’inshinga. Inshinga isanzwe iyo itondaguwe iba igaragaza ngenga itondaguwemo, ngenga irimo n’igihe itondaguwemo.

    Ingero:
    - Nzakora ikizami ejo.
    - Kwigabirashimisha.
    - Oga vuba tugende.
    - Twaratsinze twese.

    VI.3.3 Ibihe by’inshinga

    Inshinga ishobora kuvuga ibirikuba aka kanya, ibiba ubusanzwe, ibigiye kuba, ibizaba bitinze, ibyabaye uyu munsi cyangwa ibyabaye kera. Ibi byose bikubirwa mu bihe bitatu by’ingenzi ari byo indagihe, impitagihe n’inzagihe.

    1. Indagihe
    Indagihe ivuga ibiba muri aka kanya, ibiba ubusanzwe n’ibyabaye kera bivugwa mu nkuru. bityo ikagabanywamo indagihe y’ubu, indagihe y’ubusanzwe, indagihe y’imbarankuru.

    a) Indagihe y’ubu
    Indagihe y’ubu cyangwa indagihe y’aka kanya yumvikanisha ikirimo gukorwa ubu mu kanya ko kuvuga.

    Ingero
    - Ndahinga mu rutoki.
    - Turarya ibishyimbo.
    - Baratetse.
    b) Indagihe y’ubusanzwe
    Indagihe y’ubusanzwe yumvikanisha igikorwa gisanzwe gikorwa, gihora kiba. Ntawamenya intangiriro n’iherezo ryacyo.

    Ingero :
    - Izuba rirasa mu gitondo.
    - Nkunda gusoma ibitabo.
    - Uyu muti uvura inzoka.
    c) Indagihe y’imbarankuru
    Indagihe y’imbarankuru ikoreshwa havugwa ibyabaye kera nk’aho ari iby’ubu.

    Ingero
    Umwarimu arahaguruka, arababwira ati: “Mwigane umwete bizabafasha”.

    2. Impitagihe
    Impitagihe ivuga ibintu byahise kare cyangwa ibyabaye kera.Igabanyijemo impitakare n’impitakera.
    a) Impitakare
    Impitakare yumvisha igikorwa kirangiye cyangwa icyakozwe uyumunsi.
    Ingero
    - Uyu munsi nateye urubingo.
    - Mu gitondo baharuraga umuhanda.
    b) Impitakera
    Impitakera yumvisha igikorwa cyarangiye mu gihe cyahise uhereye ejo hashize.
    Ingero :
    - Nabyinaga mu itorero Indangamuco.
    - Umwaka ushize nasomye ibitabo byinshi.
    - Yize Bibiliya akiri muto.
    - Twarakoraga tugataha.
    3. Inzagihe
    Inzagihe ivuga ibiza kuba cyangwa ibizaba nyuma y’igihe cyo kuvuga. Igabanyijemo inzahato n’inzakera.
    a) Inzahato :
    Inzahato ivuga ibiri bube nyuma yo kuvuga ariko ntibifatire undi munsi.
    Ingero :
    - Ku gicamunsi uratera umupira.
    - Mu kanya uramperekeza ku isoko.
    - Araza kukubwira igikenewe.
    b) Inzakera
    Inzakera ivuga ibizaba ejo cyangwa mu bihe bizakurikiraho.
    Ingero :
    - Tuzaririmba indirimbo z’agakiza.
    - Muzadusura ryari?
    - Muzagera ku iterambere mu itumanaho.

    VI.3.4 Uburyo bw’inshinga

    Uburyo ni imigendekere y’inshinga igaragaza imiterere y’ubwumvane iri hagati y’uvuga n’ubwirwa kimwe n’uko uvuga yitwara mu magambo ye. Uburyo bw’inshinga mu Kinyarwanda ni ubu bukurikira: ikirango, imbundo, integeko, inyugo, ikigombero,
    inyifurizo, inziganyo n’ insano.

    1. Ikirango
    Inshinga iri mu uburyo bw’ikirango iyo igaragaza igikorwa cyangwa imimerere by’ihame, mu buryo budashidikanya.
    Ingero :
    - Turiga isomo ryo kubungabunga ibidukikije.
    - Ntibatemaibiti bikiri bitoto.
    - Ejo wasomaga inkuru isekeje.
    - Kanyana yagiye i Kigali gusura mubyara we Kayitesi.
    2.Integeko
    Integeko ni uburyo bw’inshinga butanga itegeko.
    Ingero:
    - Vuga inshamake y’inkuru wasomye
    - Mwandike inkuru ndende ku nsanganyamatsiko mwihitiyemo.
    - Bivuge neza uko byagenze.
    - Wivuga inkuru utahagazeho.
    3.Inyungo
    Inshinga iba itondaguye mu buryo bw’inyungo iyo ikoreshejwe nk’icyuzuzo k’indi nshinga itondaguye maze ibikorwa cyangwa imimerere bikaza biherekeje ibindi.
    Ingero:
    - Amusanga mu nzira ahagaze.
    - Yagiye atamuhaye ibyo guteka.
    - Mwatashye bwije.
    - Baje banyerera.
    - Uryama witambitse.
    4.Imbundo
    Imbundo ni uburyo inshinga ibamo ikavuga igikorwa cyangwa imimerere bitagize uwo bicirirwaho cyangwa icyo byerekezaho.
    Ingero:
    - Ngiye kuvoma.
    - Kurya cyane si ko kubyibuha.

    5.Ikigombero
    Ikigombero ni uburyo inshinga ibamo ikavuga igikorwa gishingiye ku kindi kikagaragaza ikifuzo cyangwa inkurikizi. Ikigombero kivuga igikorwa ngombwa kuko kifujwe.
    Ingero:
    - Namubwiye ngo avuge amakuru yakuye mu itorero.
    - Nagende yihane kujya ashuka abana bato.
    - Ndagira ngo utahe.
    - Muzasya mvome.
    - Nimuze mbatume.
    - Murekure agende.
    6.Inziganyo
    Inziganyo ni uburyo buvuga igikorwa buteganya ko cyabaho ari uko habaye ikindi. Ni ukuvuga igikorwa gishingira ku kindi kugira ngo kibeho.
    Ingero:
    – Mukoranye umwete mwakira vuba.
    – Mbonye ubushobozi nakwiga.
    – Ubonye umwanya wazadusura.
    – Mukurikije inama z’ababyeyi ntimwahura n’ingorane.
    7.Inyifurizo
    Inyifurizo ni uburyo buvuga icyo umuntu yiyifuriza cyangwa yifuriza nyakubwirwa cyangwa nyakuvugwa. Hashobora kwifuzwa ibyiza cyangwa ibibi. Kwifuza ibibi ni ugutukana.
    Ingero:
    - Kabyare hungu na kobwa!
    - Muragakira!
    - Muragwira!
    - Mwogahirwa mwe!
    8.Insano
    Insano cyangwa insobanuzi ni uburyo inshinga itondagurwamo igasobanura izina cyangwa irindi jambo ririsimbura.
    Ingero:
    - Umurimo dushinzwe tuwukorane umwete.
    - Imirima bahinga ni iyabo.
    - Urusaku numva ni urw’iki?
    - Ibyo naguhaye uzabimuhe.

    Imyitozo
    Kora imyitozo ikurikira:
    1. Tanga urugero rw’interuro irimo inshinga itondagye:
    a) mu ndagihe y’ubusanzwe
    b) mu mpitagihe y’impitakera
    c) mu nzagihe y’inzavuba.
    2. Vuga uburyo bw’inshinga ziri mu ibara ry’umukara.
    a) Mbonye imbuto natera.
    b) Igihe nari mu ishuri wansakurizaga.
    c) Ibyo yakoze bizamukoraho.
    d) Bateka bicaye.
    3. Koresha izi nshinga mburabuzi mu nteruro wishakiye:
    a) -ruzi
    b) -ri
    c) -fite

    VI.4. Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu
    Umwandiko:Yarazikabije!
    Mu nzozi ze, Uwineza yahoraga atekereza kuzavamo umuntu ukomeye cyane. Agitangira ishuri ry’inshuke yihatiye kwita ku burere n’inyigisho yahabwaga n’abarezi be. Azamukana umwete udasanzwe mu masomo ye ku ishuri, yagera no mu rugo ababyeyi be bakabimufashamo.

    Akiri mu mashuri abanza, uyu mwana w’umukobwa yajyaga abona indege zihita mu kirere k’iwabo akabwira ababyeyi be ko yifuza ko bagura indege. Ababyeyi be bakamusubiza ko indege ihenda cyane ku buryo kuyisukira bitaba iby’ubonetse wese. Cyokora Uwineza akababaza impamvu batagana banki ibegereye ngo bayiguze ayo mafaranga menshi maze bihahire iyo nyamibwa.

    Mu gutekereza ku ndege, Uwineza yifuzaga kuyitunga ariko akanasobanukirwa imiterere n’imikorere yayo. Buri gihe yahoranaga amatsiko y’ibikoresho by’ikoranabuhanga yabonaga mu rugo iwabo, mu baturanyi babo ndetse no ku ishuri. Igihe babaga bagiye kwiga isomo ryerekeye ikoranabuhanga agatega amatwi ibisobanuro byose bahabwa n’umwarimu wabo, akanabaza ibibazo byinshi rwose! Uko yagendaga azamuka mu myigire ye, ni ko yarushagaho gusobanukirwa ko ya ndege yahoraga arota ifite imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga kandi ko abayigendamo baba bakomeza kugenzura umurongo w’itumanaho hagati yabo n’abo basize aho baturutse tutibagiwe n’abari aho iyo ndege igana.

    Kubera umwete yakurikiranaga amasomo ye, byatumaga agira amanota y’indashyikirwa. Iwabo bamuguriye mudasobwa akajya ayifashisha mu kongera ubumenyi n’ubushobozi mu ikoranabuhanga n’itumanaho byunganira ibyo yigira mu ishuri.

    Ntibyatinze ikizamini cya Leta kiraza maze si ukugitsinda arakihanangiriza. Ahabwa ishami ririmo ikoranabuhanga n’itumanaho. Icyo kiciro yakiganye umwete n’ikinyabupfura bidasanzwe rwose nuko na cyo akinywa nk’unywa amazi, maze
    akirangizanya amanota y’agahebuzo yo ku rwego rwo hejuru. Ahabwa umwanya muri kaminuza y’ikoranabuhanga n’itumanaho maze si ukubicukumbura abiva imuzingo. Ibi byamuhesheje amahirwe yo kwiga ishuri ry’ibijyanye no gutwara indege. Uko yagendaga arushaho kubiminuza, yageze ku rwego rwo gutwara
    ndetse no kuzikanika.

    Umwuga wo gutwara indege, Uwineza yawukoranye ubushake n’ubwitange, akora imishinga imuteza imbere, aba umwe mu bagore b’abaherwe, ashinga ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere. Ubu inzozi ze yarazikabije, kuko afite indege nziza rwose.

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
    1.Umunyarubuga mukuru muri iyi nkuru afite iyihe ntego?
    2. Garagaza uruhare rw’ababyeyi mu gufasha uwineza kugera ku nzozi ze.
    3. Wifashishije umwandiko sobanura ubutwari bwa Uwineza.
    4. Garagaza ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko.
    5. Ukeka ko ikoranabuhanga ryaba ryarafashije iki Uwineza mu rugendo rwo kugera ku nzozi ze.

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo
    1. Sobanura amagambo akurikira ukurikije inyito afite mu mwandiko:
    a) Inyamibwa
    b) Arakihanangiriza
    c) Umuherwe
    d) Abiva imuzingo
    2. Ubaka interuro iboneye ukoresheje buri jambo muri aya akurikira:
    a) Nk’unywa amazi
    b) Kubicukumbura
    c) Indashyikirwa
    d) Agahebuzo
    III. Ibibazo ku kibonezamvugo
    1. Tandukanya ntera, izina ntera n’igisantera wifashishije ingero.
    2. Koresha mu nteruro inshinga zikurikira mu bihe byasabwe
    a) -ruzi (inzagihe)
    b) kubiba (impitagihey’impitakera)
    c) kudoda (indagihe y’ubusanzwe)
    d) gukoresha (inzagihe y’inzavuba)
    3. Koresha inshinga “gutsinda”:
    a) mu nyifuzo
    b) Mu ntegeko
    c) mu nziganyo

    d) mu nyungo

    UMUTWE WA 5: KUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BWA MUNTUUMUTWE WA 7: KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE