• UMUTWE WA 3: UBUREZI N’UBURERE

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
    - Gusesengura umwandiko uvuga ku burezi n’uburere hagaragazwa ingingo z’ingenzi ziwugize.
    - Gusesengura amazina mbonera n’amazina y’amatirano.
    - Gutegura ikiganiro mpaka no kujya impaka n’abandi mu bwubahane.
    - Kwandika yubahiriza amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda.
    - Gukoresha mu nteruro impuzanyito, imbusane, imvugwakimwe, ingwizanyito n’impuzashusho.

    III.1. Gusoma no gusesengura umwandiko: Kabayiza mu
    ihuriro
    Igikorwa 3.1
    Soma umwandiko ukurikira, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranya cyangwa inyito afite mu mwandiko kandi usubize n’ibibazo byawubajijweho.


    Mu mudugudu wa Gahinga hari ingimbi n’abangavu biga mu bigo by’amashuri binyuranye. Mu kiruhuko, mu masaha ya nimugoroba barahuraga bakungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zinyuranye. Kabayiza, umwe mu ngimbi zari zituye muri uwo mudugudu ntiyagiraga amahirwe yo kujya mu ihuriro nka bagenzi
    be kuko ababyeyi be bamubwiraga ko yaba agiye gucumba urugomo. Yahoraga abinginga ngo na we agende, bakamutsembera, ibyo bikamubabaza cyane.

    Igihe kimwe, yinginze ababyeyi ngo ajyane na bagenzi be mu ihuriro, baramwemerera ariko bamusaba ko navayo ababwira ibyo yungukiyemo. Nuko agenda yishimye. Ageze mu ihuriro, bamwakirana urugwiro. Ntibyatinze umusangiza w’amagambo yakira umusaza Kanyamibwa bari batumiye ngo abaganirize ku nsanganyamatsiko y’uwo munsi ari yo “Uburezi n’uburere mu
    Rwanda rwo hambere”. Yasabye buri wese gukurikira atuje kandi yandika ikibazo yifuza kuza kubaza nyuma y’ikiganiro. Kanyamibwa yatangiye agira ati: “Mu Rwanda rwo hambere Abanyarwanda bari bafite irerero gakondo ari ryo torero. Iryo torero ryatangirwagamo uburezi n’uburere ku ngimbi zaturutse hirya no hino mu Gihugu. Batozwaga ibijyanye n’umuco nyarwanda. Byagiriraga akamaro buri wese ku giti cyabo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange. Uwavaga mu itorero yabaga afite indangagaciro nyarwanda nko gukunda Igihugu, gukunda umurimo, ubumuntu, ubunyarwanda
    n’ibindi”. Kanyamibwa yakomeje ababwira bimwe na bimwe mu byigirwaga mu itorero.

    Icya mbere bigiragamo ni ukwimakaza umuco w’imibanire myiza bakabana nk’abavandimwe badahemukirana. Yabasobanuriye ko intore yimakazaga umuco w’amahoro iharanira kubana neza n’abandi. Intore wasangaga ari inshuti zikomeye, zishyize hamwe ku buryo na nyuma y’ubuzima bwo mu itorero ubucuti bwakomezaga bitewe n’inyigisho bahabwaga zatumaga bumva kari abavandimwe. Mu itorero kandi nta vangura ryarangwagamo. Mu kubigisha
    iyi ndangagaciro y’imibanire myiza barashotoranaga mu biganiro kugira ngo barebe uko uwo bashotoye yifata. Iyo byamurakazaga baramusekaga kugeza igihe abicitseho. Iyi nyigisho yatumaga abitabiriye itorero hagati yabo ubwabo babana mu mahoro.

    Icya kabiri bigishwaga kiza ni ugukunda Igihugu. Batozwaga ibyivugo bigizwe n’ibigwi n’ibirindiro by’intwari za kera z’ibirangirire. Babifataga mu mutwe kugira ngo babashe guhimba ibyabo ndetse bizatume na bo bagira ubwo butwari. Ibyo byatumaga bavamo intwari z’Igihugu mu buryo butandukanye. Urugero ni nk’abatabazi n’abacengeri bemeraga gupfira Igihugu ku bushake kugira ngo kibone umutsindo. Ibi byagaragazaga urukundo rukomeye rwo kwitangira Igihugu. Ni na ho havuye umugani uvuga ngo “Wima amaraso Igihugu, imbwa zikayanywera ubusa”. Icya gatatu kandi intore zigiraga mu itorero ni amateka y’Igihugu n’Ikinyarwanda nk’ururimi n’umuco. Zigaga uko umuntu yifata n’uko avuga imbere y’abamuruta n’abo aruta ndetse n’imbere y’umwanzi kugira ngo amwime ikico. Intore zatozwaga uko zifata imbere y’abo ziyobora n’abaziyobora. Zatozwaga ubuvanganzo bunyuranye nk’ibyivugo maze mu nkera y’imihigo bakivuga ibigwi n’ibirindiro. Intore kandi zigaga kuvuga neza no kutizimba mu magambo.

    Icya kane, mu itorero abahungu batozwaga gukoresha intwaro zitandukanye n’ubuhanga bwo kurwana. Muri byo twavuga nko gufora umuheto, kumasha, gukinga ingabo, gutera icumu, gusimbuka, gukirana, kuzibukira n’ibindi. Ibi kwari ukugira ngo igihe baba basakiranye n’umubisha bazirwaneho, ntazabafate mpiri.
    Bigaga kandi amategeko y’intambara. Muri yo harimo ko kwica abagore n’abana no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa byaziraga. Ikindi kandi bamenyaga ko cyaraziraga kuyitanga, kabone n’ubwo yaba iribwa cyangwa iryana.

    Abakobwa bo ntibajyaga mu itorero ahubwo bajyaga mu rubohero ari byo twagereranya n’itorero kuri bo. Bahabwaga impanuro zirimo kwiyubaha, kubaha abandi, kuzavamo abagore babereye u Rwanda, kuzamenya kurera Igihugu no kujya inama zubaka imiryango yabo. Bahigiraga kandi imirimo itandukanye nko kuboha ibyibo, ibiseke n’imisambi, ndetse no gusengainkangara n’ibindi.

    Mu nshamake, Kanyamibwa yababwiye ko itorero ryari rifite akamaro ntagereranywa mu burezi n’uburere mu Rwanda rwo hambere. Abavaga mu itorero basakazaga umuco mwiza baryigiyemo aho batuye. Nta ntore yitwaraga nabi ivuye mu itorero ahubwo wasangaga intore n’utaratojwe batandukanye cyane. Intore zabaga zifite inshingano yo kwigisha rubanda batagiye mu itorero,
    zibagaragariza urugero rw’umuco mwiza, ndetse zimwe zigashinga ayandi matorero ku misozi.

    Kanyamibwa yashoje ikiganiro ingimbi n’abangavu bo mu mudugudu wa Gahinga bagifite amatsiko yo kumenya byinshi ku nyigisho zatangirwaga mu itorero. Ibyo byatumye bamubaza ibibazo byinshi. Kabayiza ni we wabimburiye abandi kubaza. Yabajije ibibazo byiza maze Kanyamibwa na we amusubiza abivuye imuzi. Kabayiza asobanukirwa neza ibijyanye n’uburezi n’uburere mu Rwanda
    rwo hambere. 

    Kabayiza yageze mu rugo asobanurira ababyeyi be ibyo yungukiye mu ihuriro ku nsanganyamatsiko y’uburezi n’uburere bw’ingimbi n’abangavu mu Rwanda rwo hambere. Ababyeyi be banejejwe n’izo nyigisho nziza ingimbi n’abangavu bo mu mudugudu wa Gahinga bigira mu ihuriro. Kuva ubwo, ntibongera kumubuza kurijyamo ahubwo bakajya bamuhwitura ngo adakererwa.

    I.1.2. Gusobanura amagambo
    Shaka mu mwandiko amagambo udasobanukiwe, uyasobanure wifashishije inkoranya cyangwa inyito afite mu mwandiko.

    I.1.3. Kumva no gusesengura umwandiko
    Subiza ibibazo bikurikira:
    1.Rodora bimwe mu byo abahungu n’abakobwa batozwaga mu itorero no mu rubohero byavuzwe mu mwandiko.
    2. Ni akahe kamaro itorero ryari rifite mu burezi n’uburere mu Rwanda rwo hambere?
    3. Garagaza ingingo z’ingenzi zigize umwandiko.
    4. Kuba abahungu baratorezwaga mu itorero abakobwa mu rubohero byerekanaga iki mu myumvire y’Abanyarwanda? Kuri ubu bimeze bite?
    5. Utekereza ko itorero n’urubohero byagiraga uruhe ruhare mu kurema Umunyarwanda wuzuye indangagaciro z’umuco nyarwanda?

    6. Gereranya itorero ryo mu gihe cyo hambere n’itorero ryo muri iki gihe.

    Imyitozo

    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro.
    a) Kuzibukira
    b) Umutsindo
    2. Ijambo “itorero” rifite inyito zinyuranye. Rikoreshe nibura mu nteruro eshatu uriha inyito zitandukanye.
    3. Wubahiriza isanisha rikwiye, uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo: abatabazi, gufata mpiri, gufora umuheto.
    a) Abajura bagiye kwiba mu kigo cyacu……………………….
    b) Kera abahigi ………………. barasa inyamaswa
    c) ……………….. bari bafite ubwitange bukomeye mu Gihugu.
    4. Utekereza ko itorero mu Rwanda rwo hambere ryagiraga uruhe ruhare mu kurema Umunyarwanda ubereye u Rwanda.

    III.2 Amazina gakondo n’amazina y’amatirano

    Igikorwa 3.2

    Kora ubushakashatsi utahure inshoza y’amazina gakondo n’iy’amazina y’amatirano, intêgo yayo n’imvano y’amazina y’amatirano.

    III.2.1. Amazina gakondo
    1. Inshoza y’izina gakondo

    Izina gakondo ni izina ry’umwimerere mu Kinyarwanda rivuga ridakomoka cyangwa ritatiwe mu ndimi z’amahanga.
    Ingero: Igiti, umuvure, amasaka, ibishyimbo...

    2. Intêgo y’izina gakondo
    Amenshi mu mazina gakondo agizwe nk’uturemajambo dutatu tw’ibanze indomo, indanganteko n’igicumbi, ari na yo yitwa amazina mbonera. Ni ukuvuga ko izina gakondo atari izina ry’urusobe kandi atari izina rikomoye ku nshinga cyangwa ku bundi bwoko bw’amagambo. Intego y’izina gakondo rero ni : indomo, indanganteko (indangazina), n’igicumbi:D+RT+C

    a) Indomo (D) Ni akaremajambo kagizwe n’inyajwi iterura izina. Indomo buri gihe isa n’inyajwi y’akaremajambo kayikurikira iyo gahari. Mu Kinyarwanda inyajwi zishobora kuba indomo ni eshatu: i, u, a.
    Ingero: ikivuguto, amasaka, umuvure
    b) Indanganteko/ Indangazina : RT/Rzn
    c) Indanganteko/indangazina ni akaremajambo kerekana inteko izina ririmo. Ako karemajambo ni ko kagena uturemajambo tw’isanisha. Indanganteko zihinduka bitewe n’inteko izina ririmo.

    Ingero:

    Abangavu batorezwaga mu rubohero.
    Uburezi bufite ireme burakenewe.
    Indanganteko z’amazina zigabanyije mu nteko cumi n’esheshatu. Dore urutonde
    rw’inteko n’indanganteko zirimo:
    nt.1: mu
    nt.2: ba
    nt.3: mu
    nt.4: mi
    nt.5: ri
    nt.6: ma
    nt.7: ki
    nt.8: bi
    nt.9: n
    nt.10: n
    nt.11: ru
    nt.12: ka
    nt.13: tu
    nt.14: bu
    nt.15: ku
    nt.16: ha
    c) Igicumbi (C)
    Igicumbi ni igice k’izina kidahinduka kibumbatiye inyito y’ibanze y’izina. Mu Kinyarwanda izina gakondo iryo ari ryo ryose rigira igicumbi.
    Ikitonderwa:
    - Amazina adafite indanganteko igaragara na yo intego yayo ni D+RT+C uretse ko RT igaragazwa n’ikimenyetso -Ø- . Iki kimenyetso gihagararira akaremajambo kabura mu turemajambo tw’ibanze.
    Urugero: ishyari: i-Ø-shyari i-: Indomo -Ø-: ni indanganteko -shyari:
    igicumbi
    - Hari amazina gakondo atagira indomo n’indanganteko. Ingero: data, nyina, mushiki, dodo, so
    Mu gusesengura ayo mazina, uturemajambo tutagaragara duhagararirwa
    n’ikimenyetso -Ø-
    Urugero: data: Ø-Ø-data
    3. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina gakondo
    Imbonerahamwe ikurikira ikubiyemo amwe mu mategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina gakondo.


    Uko ibimenyetso byakoreshejwe bisomwa:
    Ingero:

    u→w/-J: bisomwa ngo u ihinduka w iyo iri imbere y’inyajwi.
    a→ø/ -J: bisomwa ngo a iburizwamo iyo iri imbere y’inyajwi.
    k→g/-GR: bisomwa ngo k ihinduka g imbere y’ingombajwi y’indagi.
    a+i→e: bisomwa ngo iyo a ihuye na i bihinduka e
    p→ø/m-f: bisomwa ngo p iburizwamo iyo iri hagati ya m na f

    III.2.2. Amazina y’amatirano
    1. Inshoza amazina y’amatirano

    Izina ry’iritirano ni izina ritari karemano muri urwo rurimi, ni izina ryavuye mu zindi ndimi z’amahanga.

    Ingero:
    a) Amazina yatiwe mu Gifaransa

    Amashu: choux
    Amakoperative: cooperative
    Karoti: carotte
    Inanasi: ananas

    b) Amazina yatiwe mu Giswayire
    Igitabo: kitabu
    Indege: ndege
    Akazi: kazi
    Isahani: sahani

    c) Amazina yatiwe mu Cyongereza
    Ishati: shirt Akabati: akabati
    Amasogisi: socks
    uburingiti: blanket

    d) Amazina yatiwe mu Iringara
    Umusoro (gusora): mosolo
    Inkaranka(ubunyobwa): kalanka
    Umusara(umurimo): mosala

    e) Amazina yatiwe mu Ikigande
    Igikaju (igisheke): ekikajo
    Igikwasi: ekikwasi
    Indogobe: endogoyi
    Amashanyarazi: amasanyarazi

    2. Imvano y’amazina y’amatirano Ingero:
    Kuva kera Abanyarwanda bashyikiranaga n’abaturage b’ibihugu bidukikije, bitewe n’ubucuti ubuhake, guhaha cyangwa gushyingirana, bigatuma Ikinyarwanda kinjiza amagambo y’amatirano. Ikindi kandi, kuva mu ntangiriro y’ikinyejana
    cya makumyabiri, abanyaburayi batangiye kuza mu Rwanda bazanywe n’amadini, ubukoroni, ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ibindi bituma zimwe mu ndimi z’i Burayi zinjiza amagambo mu Kinyarwanda.

    3. Intêgo y’amazina y’amatirano
    Intêgo y’amazina y’amatirano ni kimwe n’intego y’amazina gakondo (D-RT-C). Izina ry’iritirano iyo rigeze mu Kinyarwanda, rishakirwa inteko kandi rishobora no guhabwa indomo. Iyo ritahawe indomo, ntirigire n’indanganteko igaragara, utwo turemajambo duhagararirwa n’iki kimenyetsoø. Amazina y’amatirano akunze kuba mu nteko ya 9 akagira ubwinshi mu nteko ya 6 cyangwa iya 10.

    Ingero:
    - Isahani: i-ø-sahani nt.9/ amasahani: a-ma-sahani nt.6/isahani nyinshi nt.10
    - Terefoni: ø-ø-terefoni nt.9/ amaterefoni: a-ma-terefoni nt.6/terefoni nyinshi nt.10
    - ø-ø-tereviziyo nt.9/amatereviziyo: a-ma-tereviziyo nt.6/tereviziyo nyinshi nt.10

    - Ishati: ishati nt.9/amashati: a-ma-shati nt.6/ ishati nyinshi nt.10

    Imyitozo
    1. Tahura amazina gakondo ari mu gika gikurikira:
    Abakobwa bo ntibajyaga mu itorero ahubwo bajyaga mu rubohero. Bahabwaga impanuro zirimo kwiyubaha, kubaha abandi, kuzavamo abagore babereye u Rwanda, kuzamenya kurera Igihugu no kujya inama zubaka imiryango yabo. Bahigiraga imirimo itandukanye nko kuboha ibyibo, ibiseke n’imisambi, ndetse no gusenga inkangara n’ibindi.

    2. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’amazina y’amatirano n’amazina gakondo?
    3. Tanga ingero z’indimi nyafurika zatije Ikinyarwanda amagambo.
    4. Garagaza intêgo y’amazina mbonera gakondo akurikira ugaragaze
    n’amategeko y’igenamajwi:
    a) Amenyo
    b) Umuhungu
    c) Inzembe
    d) Imfuruka
    e) Umweyo
    f) Inzuzi (uruyuzi)
    g) Ibyashara
    h) Icyashara
    i) Agaterefoni

    j) Umwarimu

    III. 3 Ibiganiro mpaka

    III.3.1. Inshoza y’ikiganiro mpaka

    Ikiganiro mpaka ni igikorwa cyo kuganira ku nsanganyamatsiko runaka bamwe bayishyigikira abandi bayivuguruza/bayihakana. Icyo kiganiro kiba kiyobowe kandi buri ruhande ruba ruhatanira guhiga urundi mu gutanga ibitekerezo neza. Ibyo bigatuma buri ruhande rutsimbarara ku murongo w’ibitekerezo rwahisemo. Ikiganiro mpaka kigira abantu bafite inshingano zinyuranye zituma kigenda nezakandi cyubahiriza igihe cyagenwe.

    III.3.2 Uko bategura ikiganiro mpaka n’uko gikorwa

    Mbere yo kwinjira mu kiganiro mpaka, abashyigikiye insanganyamatsiko n’abatayishyigikiye bamenyeshwa insanganyamatsiko, bagahabwa umwanya wo gukora ubushakashatsi buhagije, begeranya ingingo bari bushingireho/ bazashingiraho kugira ngo bahige abo bari buge impaka.

    1. Abagize ikiganiro mpaka
    - Umuyobozi: Umuyobozi w’ikiganiro avuga insanganyamatsiko iza kugibwaho impaka, agateganya igihe ikiganiro kiri bumare. Agena umubare w’abagomba kugira uruhare mu kiganiro kugira ngo bataba benshi, bityo ibitekerezo bikagora iyobora. Umuyobozi w’ikiganiro ashobora kuba umwe cyangwa bakaba babiri
    bitewe n’abajya impaka uko bangana n’imiterere y’insanganyamatsiko.
    - Umwanditsi: Ni uwandika ibitekerezo bitangwa na buri ruhande.
    - Abashyigikiye insanganyamatsiko: ni itsinda/ uruhande rw’abajya impaka ariko bemeranya n’insanganyamatsiko. Ibitekerezo, ingingo ndetse n’ingero batanga, byose biba biyishyigikira insanganyamatsiko igibwaho impaka.
    - Abahakana insanganyamatsiko: ni itsinda/ uruhande rw’abajya impaka ariko bahakana insanganyamatsiko. Ibitekerezo, ingingo ndetse n’ingero batanga, byose biba bihakana insanganyamatsiko kabone n’ubwo baba bazi ukuri, barakwirengagiza.
    - Abake murampaka: Ni itsinda ry’abantu begeranya ibihamya ko uruhande runaka rwatsinze urundi.
    - Umuhwituzi: ni umuntu wibutsa ko igihe cyagenewe igikorwa iki n’iki cyarangiye.
    - Indorerezi: ni itsinda ry’abantu bitabiriye ikiganiro mpaka. Nta nshingano zindi bagira uretse kureba no kuryoherwa n’ikiganiro. Cyakora bashobora guhabwa ijambo bakagira uruhande bashyigikira bitewe n’uko bumva insanganyamatsiko.
    Abajya impaka bicara barebana. Ibi bituma ntawubangamirwa cyangwa ngo aterwe icyugazi na mugenzi we. Ni byiza ko abajya impaka babanza kwibwirana.

    2. Uko ikiganiro mpaka gikorwa
    Umuyobozi w’ikiganiro mpaka atangiza ikiganiro, atanga amabwiriza ku bitabiriye ikiganiro ari abajya impaka ndetse n’indorerezi kandi akirinda kugira uruhande abogamiraho. Mu kiganiro mpaka, ntawiha ijambo; arihabwa n’umuyobozi w’ikiganiro. Nyuma y’ayo mabwiriza, avuga insanganyamatsiko iri bugibweho
    impaka, maze agaha umwanya abagiye kujya impaka, bagatangira gutanga ibitekerezo byabo.

    Iyo abajya impaka bamaze guhabwa umwanya, barisanzura, itsinda rikajya risimburana n’irindi mu gutanga ibitekerezo. Ufashe ijambo bwa mbere, asobanura uko yumva insanganyamatsiko, akabona gutanga ibitekerezo bye. Iyo arangije kuvuga, umuyobozi w’ikiganiro aha ijambo uwo mu rundi ruhande udashyigikiye insanganyamatsiko. Uyu na we abanza gusobanura insanganyamatsiko, agasenya ibitekerezo by’uwamubanjirije, akabona gutanga ibitekerezo bijyanye n’umurongo itsinda rye ryihaye.

    Nyuma y’aba babiri babanza kuri buri tsinda, umuyobozi w’ikiganiro agenda aha ijambo umuntu umwumwe uvugira buri tsinda, bakagenda basimburana kugeza igihe umwanya bagenewe urangiye. Aba na bo ugiye kuvuga, abanza gusenya igitekerezo cya mugenzi we. Mu gusenya ingingo z’uwakubanjirije, uzisenyesha
    ibitekerezo bifite ingufu kurusha ibyatanzwe. Nubwo abajya impaka baba bagomba gusenyana mu bitekerezo, ufashe ijambo ashaka gusenya igitekerezo cy’undi agomba kubikora mu kinyabupfura no mu bwubahane atajya impaka za ngo turwane. Iyo amaze kubisenya, avuga uko abyumva. Uko umwe mu bajya impaka atanze ibitekerezo, ni ko umwanditsi agenda abyandika. Umwanditsi agomba kwandika muri make ingingo zose zitangwa n’impande zombi akirinda gushyiramo ibitekerezo bye.

    Abari mu kiganiro ntibaba bagomba gutandukira insanganyamatsiko. Umuyobozi w’ikiganiro agarura mu murongo abashatse gutandukira bajya mu bindi. Mu gihe batanga ibitekerezo, uvuga aba agomba gushira amanga akagaragaza ko ingingo atanga azihagazeho ku buryo abamwumva babona ko yifitiye ikizere mu byo avuga. Uri mu kiganiro mpaka, ntagira umususu, nta n’ubwo atungurwa igihe abajijwe n’uwo ku rundi ruhande. Ahora yiteguye kandi ntiyerekane ko ikibazo abajijwe kimunaniye. Bityo igihe avuga, agomba guhanga amaso abo abwira n’abandi bose
    bari aho, akarangurura ijwi kugira ngo yumvikanishe igitekerezo ke.

    Mu gihe batanga ibitekerezo, umuhwituzi agenda agenzura ko igihe cyo kuvuga cyubahirizwa. Iyo uhawe ijambo atubahirije igihe, umuhwituzi amenyekanisha ko igihe kirangiye, hanyuma umuyobozi w’ikiganiro akaka ijambo uvuga. Indorerezi na zo zigomba kugaragaza umutuzo, zikirinda urusaku, gukomera no gukomera amashyi abatanze ibitekerezo byabo. Iyo umwanya w’abajyaga impaka urangiye, indorerezi zihabwa ijambo zikavuga uko zumva insanganyamatsiko.

    Mu gusoza ikiganiro mpaka, umwanditsi asoma ingingo zatanzwe na buri ruhande ku nsanganyamatsiko. Abakemura mpaka na bo bagashingira ku ngingo zagiye zitangwa na buri tsinda, bagashingira ku myitwarire bagaragaje n’uko bakoreye hamwe nk’itsinda maze bakagaragaza uruhande rwatsinze urundi. Hanyuma umuyobozi w’ikiganiro, agashimira abagize uruhare bose mu kiganiro mpaka,
    akaboneraho kuvuga igitekerezo cyari kigamijwe, hatangwa iyo nsanganyamatsiko, akaba yakongeraho ibitekerezo bitavuzwe.

    


    III.4 Amabwirizay’imyandikire: Ikata n’itakara ry’inyajwi,

    amagambo afatana n’adafatana

    Igikorwa 3.4

    Ushingiye ku bumenyi ufite, kora ubushakashatsi maze ugaragaze
    Amabwiriza agenga ikata n’itakara ry’inyajwi, amagambo afatana n’adafatana mu myandikire y’Ikinyarwanda.

    III.4.1 Ikata n’itakara ry’inyajwi

    1. Ikata ry’inyajwi zisoza ibinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka”:
    Inyajwi zisoza ikinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka” zirakatwa iyo zikurikiwe n’ijambo ritangiwe n’inyajwi ariko inyajwi isoza ikinyazina ngenera gikurikiwe n’umubare wanditse mu mibarwa ntikatwa.

    Ingero:
    - Wakomerekejwe n’iki?
    - Ntakibyara nk’intare n’ingwe.
    - Umubare w’amashuri y’imyuga uriyongera.
    - Nyereka uko batsa tereviziyo n’uko bayizimya.
    - Umwaka w’ibihumbi bibiri na cumi n’ibiri
    - Umwaka wa 2012.

    2. Inyajwi zisoza amagambo ntizikatwa
    Urugero:
    Kabya inzozi

    3. Inyajwi “i” isoza akabimbura “nyiri”, n’inshinga mburabuzi “ni” na “si” ntizikatwa.
    Ingero:

    - Nyiri ubwenge aruta nyiri uburyo
    - Amasunzu si amasaka
    - Icyatumye ejo ntaza iwawe ni uko natashye ndwaye.

    4. Ijambo “nyiri” iyo riri mu mazina amwe n’amwe y’icyubahiro rifatana n’ijambo ririkurikiye
    Urugero:
    - NyiricyubahiroMusenyeri arahageze.
    - Nyirubutungane Papa azasura u Rwanda.
    5. “Nyira” ivuga “nyina wa” ikoreshwa mu mazina, ifatana n’ijambo ibanjirije
    Urugero:

    - Nyirabukwe aramukunda.
    - Nyirasenge ararwaye cyane.
    6. Inyajwi itangira amazina bwite n’amazina rusange akurikiye indangahantu “mu”na“ku” iratakara, keretse mu izina ritangirwa n’inyajwi “i” ikora nk’indanganteko.
    Ingero:
    - Mu Mutara higanje imisozi migufi.
    - Mu Kagera habamo ingona.
    - Amatungo yanyuze mu murima.
    - Kwita ku nka bigira akamaro.
    - Abana bavuye ku iriba bajya mu ishuri.
    - Banyuze mu ishyamba.
    7. Inyajwi zisoza indangahantu “ku”na “mu”ntizikatwa kandi zandikwa iteka zitandukanye n’izina rikurikira
    Ingero:

    - Amatungo yanyuze mu murima.
    - Kwita ku nka bigira akamaro. Amagambo afatana n’adafatana

    III.4. 2 Amagambo afatana n’adafatana
    1. Amazina y’inyunge harimo n’amazina bwite y’inyunge yandikwa afatanye.

    Ingero:
    - Umwihanduzacumu
    - Rugwizangoga
    - Umukangurambaga
    - Umuhuzabikorwa
    - Amayirabiri
    2. Mu bisingizo, mu byivugo no mu migani, amazina nteruro agizwe n’amagambo arenze ane (4) yandikwa atandukanyijwe kandi agashyirwa mu twuguruzo n’utwugarizo.
    Urugero:
    Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica” aba arahashinze.
    3. Amagambo mfutuzi yandikwa atandukanyijwe n’amagambo afuturwa.
    Ingero:
    - Inama njyanama
    - Umuco nyarwanda
    - Umutima nama
    - Umutima muhanano
    - Inyandiko mvugo.
    4. Ibyungo “na” na “nka” bikurikiwe n’ibinyazina ngenga bivuga nyakuvuga na nyakubwirwa (ngenga ya 1 n’iya 2) byandikwa mu ijambo rimwe ariko bikandikwa bitandukanye n’ibinyazina ngenga muri ngenga ya 3.
    Ingero:
    - Ndumva nawe umeze nkange.
    - Ndabona natwe tumeze nkamwe.
    - Ndumva na we ameze nka bo.
    - Ndabona na ko kameze nka bwo.
    5. Iyo ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ikinyazina ngenga byandikwa mu ijambo rimwe.
    Ingero:
    - Umwana wange ariga.
    - Umurima wacu urera.
    - Ishati yawe irashaje.
    - Amafaranga yabo yarashize.
    6. Impakanyi “nta” yandikwa ifatanye n’inshinga itondaguye iyikurikiye ariko iyo ikurikiwe n’ubundi bwoko bw’ijambo biratandukana.
    Ingero:
    - Iwacu ntawurwaye
    - Muri iri shuri ntabatsinzwe
    - Ya nka ntayagarutse
    - Ugereyo nta gukerererwa kubaye.
    - Nta we mbona
    - Nta cyo ndwaye
    7. Ibinyazina ngenga ndangahantu “ho”,“yo”,“mo (mwo)” n’akajambo “ko” bifatana n’inshinga bikurikiye, keretse iyo iyo nshinga ari “ni” cyangwa “si”.
    Ingero:
    - Wa mugabo nimusangayo turagenderako ntitugaruka.
    - Ya nama yayivuyemo hakiri hare.
    - Kuki yamwihomyeho?
    - Ni ho mvuye.
    - Si ho ngiye.
    8. Akajambo “ko” kunga inyangingo ebyiri kandikwa gatandukanye n’amagambo agakikije.
    Ingero:
    - Umwarimu avuze ko dukora imyitozo.
    - Ndatekereza ko baduhembye.
    9. Urujyano rurimo ijambo “ngo” kimwe n’ibinyazina:“wa wundi”, “bya bindi”,“aho ngaho”,“uwo nguwo”, n’ibindi biremetse nka byo byandikwa mu magambo abiri.
    Ingero:
    - Kugira ngo wa wundi adasanga wagiye, ukwiye kuba ugumye aho ngaho.
    - Bwira uwo nguwo yinjire.
    - Fata aka ngaka, ibyo ngibyo bireke.
    10. Ijambo “ni” rikurikiwe n’inshinga ifite inshoza yo “gutegeka” cyangwa iyo guteganya” ryandikwa rifatanye na yo.
    Ingero:
    - Nimugende mudasanga imodoka yabasize.
    - Nimugerayo muzamundamukirize.

    11. Amagambo yerekana ibihe yandikwa mu ijambo rimwe: “nimunsi”, “nijoro
    (ninjoro)”, “nimugoroba”, “ejobundi”.
    Ingero:
    - Aragera ino nijoro.
    - Araza nimugoroba.
    - Yatashye ejobundi.
    12. Ijambo “munsi”ryerekana ahantu na ryo ryandikwa mu ijambo rimwe.
    Urugero:
    Imbeba yihishe munsi y’akabati.
    13. Amagambo “ku” na “muyandikwa atandukanye n’ikinyazina ngenera ndetse
    no mu magambo “ku wa” na “mu wa” abanziriza itariki cyangwa umubare mu izina ry’umunsi.
    Ingero:
    - Sindiho ku bwabo.
    - Navutse ku wa 12 Ugushyingo.
    - Azaza ku wa Mbere.
    - Yiga mu wa kane.
    14. Ijambo “(i) saa”, rikurikiwe n’umubare byerekana isaha byandikwa mu magambo atandukanye.
    Ingero:
    - Abashyitsi barahagera saa tatu.
    - Isaa kenda nizigera ntaraza wigendere
    15. Imigereka ndangahantu iremewe ku ndangahantu “i” (imuhira, iheru, iburyo, ibumoso, ivure, ikambere, imbere, ibwami, inyuma…) n’amagambo akomoka kuri “i” y’indangahantu ikurikiwe n’ikinyazina ngenera “wa”n’ikinyazina ngenga yandikwa mu ijambo rimwe.
    Ingero:
    - Nujya iburyo ndajya ibumoso.
    - Mbwirira abari ikambere bazimanire abashyitsi.
    - Nuza iwacu nzishima.
    16. Indangahantu “i” ikurikiwe n’izina bwite ry’ahantuyandikwa itandukanye n’iryo zina.
    Ingero:
    - I Kirinda haratuwe cyane.
    - I Muyunzwe ni mu majyepfo.
    17. Inshinga mburabuzi “-ri”iyo ikoreshejwe mu nyangingo ngaragira yandikwa itandukanye n’ikinyazina kiyibanziriza n’ikiyikurikira.
    Ingero:
    - Itegeko rihana umuntu uwo ari we wese wangiza umutungo wa Leta.
    - Ibyo ari byo byose sindara ntaje kukureba.
    - Sinzi uwo uri we.
    - Nimumbwire abo muri bo.
    18. Amagambo afatiwe hamwe akarema inyumane y’umugereka, inyumane y’icyungo, cyangwa iy’irangamutima akomoka ku binyazina bitakibukirwa amazina bisimbura, yandikwa afatanye. Nyamara iyo ahuje ishusho n’izo nyumane kandi ibinyazina bikerekeza ku kintu kizwi cyangwa kibukwa mu buryo bugaragara, byandikwa bitandukanye.
    Ingero:
    - Niko? Uraza?
    - Uko arya ni ko angana.
    - Urahinga nuko uteza.
    - Uku kwezi ni uko guhinga.
    - Amutumaho nuko araza.
    - Ukuboko ashaka ni uko.

    19. Amagambo ashingiye ku isubiramo yandikwa afatanye.
    Ingero:
    Perezida yavuze ijambo arangije abari aho amashyi ngo: “Kacikaci”!
    Babwire bage binjira umwumwe.

    Mugende babiribabiri.

    Imyitozo
    Kora imiyitozo ikurikira:
    1. Amagambo aranga igihe yandikwa ate? Tanga ingero eshatu.
    2. INdimi zose zandikwa zigira amabwiriza agenga imyandikire yazo. Ni izihe ngingo z’ingenzi amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda yibandaho?
    3. Kosora interuro zikurikira aho ari ngombwa:
    a) Umwarimu yahageze saamunani.
    b) Tugiye kumva twumva amashyi ngo kaci kaci!
    c) Urarya ni uko utabyibuha.
    d) Tuzasoza umwaka w’aashuri kuwa 25 nyakanga.

    e) Iga ibyongibyo kugirango uzatsinde neza.

    III.5. Inyunguramagambo

    Igikorwa 3.5

    Shingira ku bumenyi ufite, ukore ubushakashatsi maze usobanure: impuzanyito, imbusane, imvugwakimwe, ingwizanyito n’impuzashusho kandi utange n’ingero.

    III.5.1. Inshoza y’inyunguramagambo

    Mu Kinyarwanda inyunguramagambo ni urwunge rw’amagambo umuntu akenera kugira ngo abashe gusobanukirwa no gusabana n’abandi mu mvugo cyangwa mu nyandiko.

    III.5.2 Amatsinda y’inyunguramagambo z’Ikinyarwanda

    Inyunguramagambo z’IKinyarwanda zishyirwa mu matsinda bitewe n’isano zifitanye. Bityo, hakaboneka impuzanyito (imvugakimwe), imbusane, imvugwakimwe, ingwizanyito n’impuzashusho.

    1. Impuzanyito

    Impuzanyito ni amagambo ahuje inyito. Ni ukuvuga ko ayo magambo aba atavugitse kimwe, atanandikwa kimwe ariko ahuje igisobanuro ku buryo rimwe ryasimbura irindi mu nteruro imwe igitekerezo ntigihinduke.
    Ingero:
    - Abana=urubyaro
    - Indyo=igaburo=ifunguro.
    - Uruhinja= ikibondo
    - Ibyago=amakuba
    - Kurya= gufungura=kwica isari=gukora ku munwa
    - Ishoka=indyankwi=imarabiti=inshenyi=inshabiti
    - Kuzahaza= kurembya=kunegekaza
    - Umuhanzi=umuhimbyi
    - Gupfa= kwitaba Imana=gutaha
    - Umukambwe= umusaza

    2. Imvugwakimwe

    Imvugwakimwe ni amagambo yandikwa kimwe kandi agasomwa kimwe ariko nta ho ahuriye mu bijyanye n’inyito cyangwa igisobanuro. Ni ukuvuga ko ayo magambo
    aba asa mu rwego rw’imyandikire n’imivugirwe ariko adafitanye igisobanuro kimwe. Ikiyatandukanya, ni imvugiro aba yakoreshejwemo.
    Ingero:
    Umugabo
    - Umugabo batanga bakora imibare
    - Umugabo: umuntu w’igitsina gabo.
    Kubyara
    - Kubyara umwana
    - Kubyara ku igisabo/isekuru/ingoma
    - Kubyara umuntu yari yashobewe (kumugoboka)
    Inka
    - Itungo ryo mu rugo
    - Amasaro bakinisha igisoro
    - Izo bakoresha mu mukino w’ikibariko (imbata)
    Imbata
    - Imbata y’umwandiko
    - Imbata y’itungo
    - Imbata (ikibariko) bakina

    3. Impuzashusho

    Impuzashusho ni amagambo yandikwa kimwe ariko adasomwa kimwe kandi nta ho ahuriye mu bijyanye n’inyito cyangwa igisobanuro. Ni ukuvuga ko ayo magambo aba asa (ahuje ishusho mu nyandiko isanzwe) ariko uko avugwa ndetse n’igisobanuro
    nta ho bihuriye. Ayo magambo atandukaniye ku butinde bw’imigemo n’imiterere y’amasaku.
    Ingero:
    Inkoko
    - Inkoko: Itungo
    - Inkoko: Igikoresho bagosoza imyaka.
    Imyenda
    - Imyenda: imyambaro
    - Imyenda: amadeni
    Inda
    - Inda: igice cy’umubiri
    - Inda: udusimba tujya mu myenda
    Gutara:
    - Gutara: Gushyira ibitoki mu rwina
    - Gutara: gukusanya ibintu bitatanye cyane
    Ikiraro
    – Ikiraro: Iteme bambukiraho
    – Ikiraro: Inzu y’inka cyangwa andi matungo
    Gutaka
    - Gutaka: Gusakuza bitewe n’ikikubayeho
    - Gutaka: Gushyira imitako ku kintu
    Guhuma
    - Guhuma: Kurwara amaso
    - Guhuma: Kuvuga kw’impyisi
    4. Ingwizanyito
    Ingwizanyito ni ijambo rifite inyito nyinshi kandi izo nyito zikaba zifitanye isano muzi. Ni ukuvuga ko ibisobanuro byaryo biba bifite aho bihuriye.
    Ingero:
    Umuti :

    Umuti w’ibibazo
    Umuti uvura indwara
    Gusoma :
    Gusoma ibitabo
    Gusoma misa
    Gusoma umuntu
    Gusoma ikinyobwa
    Gusoma impyisi (Inshoberamahanga)
    Gutera:
    Gutera umupira
    Gutera icumu
    Gutera inyoni
    Gutera amagi
    Gutera ubwoba
    Gutera umupira
    Gutera icumu
    Gutera inyoni
    Gutera amagi
    Gutera ubwoba
    Gutera umugeri /ikofe
    Gutera ibiti
    Gutera umuti
    Gutera inzugi
    Gutera ipasi
    5. Imbusane
    Imbusane ni amagambo afite inyito zinyuranye. Ni ukuvuga ko inyito zayo zivuguruzanya mu ngingo abumbatiye. Mu Kinyarwanda bakunda gukoresha iki kimenyetso ≠ bagaragaza imbusane.
    Ingero:
    Kuzamuka≠ kumanuka
    Kugaya≠ gushima
    Abagore ≠abagabo
    Cyoroshye ≠ kigoye
    Kirekire ≠ kigufi
    Umuhungu ≠ umukobwa
    Ubugwari ≠ ubutwari
    Ubukire ≠ ubukene

    Amanywa ≠ ijoro

    Imyitozo

    1. Simbuza mu nteruro zikurikira amagambo ari mu mukara utsindaye impuzanyito zayo.
    a) Umuturanyi wacu Kanakuze yabyaye abana babiri.
    b) Witera amabuye muri kiriya giti kirimo ibyiyoni utangiza ibidukikije.
    c) Nagiye kwa Sogokuru nsanga adahisha amazi uruho.
    2. Hitamo rimwe mu magambo wahawe ari mu dukubo, wuzurishe interuro zikurikira imbusane zayo (munini, gutsinda, guhaga, ubushyuhe)
    a) Abakinnyi b’umupira w’amaguru mu kigo cyacu bakunda.............................
    b) Iyo abana bavuye ku ishuri baba.........................cyane.
    c) Mu bihugu by’i Burayi ...................................bumara igihe kirekire.
    d) Uyu murima.........................ni wo wezemo ibigori bingana kuriya?
    3. Koresha buri jambo muri aya akurikira mu nteruro eshatu ku buryo rigira ibisobanuro binyuranye.
    a) Gutera
    b) Gusoma
    4. Koresha buri jambo muri aya akurikira mu nteruro ebyirebyiri zifite inyito zigaragaza ko ayo magambo ari impuzashusho.
    a) Kuvura
    b) Guhisha

    c) Gushima

    III.6 Isuzuma risoza umutwe wa gatatu

    Umwandiko: Umutego mutindi

    Iribagiza yari umukobwa w’uburanga kavukire n’ubupfura bihebuje. Yarangwaga n’imyambarire itigana iya kizungu bikabije kuko we yikundiraga imyambaro gakondo, kandi agakunda ibara ry’idoma muri rusange. Ku murimo we wo kwakira abantu mu Kigo Ndangamuco yakoragamo, yashimwaga n’abantu bose.

    Umunsi umwe yazindutse ajya ku kazi ke nk’uko byari bisanzwe. Akihagera, asanga umuyobozi we Gashyeke yahageze ari mu biro. Ni ko kumuhamagara, undi na we aramwitaba.

    Akimugera imbere aratangira ati: “Ndagushimira ubwitange n’umurava byinshi bikuranga mu kazi, ku buryo nsanga uri umukozi w’indashyikirwa.” Ubwo Gashyeke yabikoze agira ngo abone aho amuhera amwiyegereza bage bagirana ikiganiro kihariye buri gihe. Nyamara Iribagiza utari uzi ikibyihishe inyuma aramusubiza ati: “Murakoze kumbwira ibyiza mumbonaho mu kazi, nange
    nzakomeza kubabera umukozi mwiza ukorana umurava igihe cyose.”

    Nyuma y’igihe gito, shebuja Gashyeke amutumaho mu biro bye, ngo amuzamure mu ntera, kubera imikorere ye myiza. Amugira umwungiriza we wa hafi ngo age yakira ubutumwa bw’akazi bwose abe ari we ubusubiza. Ibyo byashimishije Iribagiza wumvaga ari byiza gushimirwa imyitwarire ye no kugirirwa ikindi kizere
    agahabwa inshingano nshya.

    Ntibyatinze shebuja amutumaho nk’ibisanzwe ariko afite undi mugambi kuri we. Yari yarabuze aho yamuhera kuko yari azwiho ubwitonzi n’ukwiyubaha gukomeye kandi akubaha buri wese. Ubwo Gashyeke amuhereza ibaruwa y’ubutumwa bw’akazi bwagombaga kumara iminsi itanu bari i Rubavu bombi. Iribagiza abwira ababyeyi be iby’ubutumwa bw’akazi yahawe kuko nta na rimwe
    yabahishaga gahunda ze z’akazi kubera ikizere yabagiriraga. Se abubonye agira amakenga. Yahise ahamagara umuporisi bari baziranye wakoreraga i Rubavu kuzamukurikiranira umutekano w’umukobwa we nagera muri Serena Hoteri. Ibyo yabikoze mu ibanga atamenyesheje Iribagiza ndetse na nyina. Bageze kuri Hoteri bari bateguriwe gucumbikamo, Iribigiza ahabwa urufunguzo rw’icyumba yagombaga kuraramo. Nyamara ntiyari azi ko umuyobozi we Gashyeke yahawe n’abakozi ba Hoteri urundi rufunguzo rw’icyumba ke kugira ngo bimufashe kugera ku mugambi
    mubisha wo kumufata ku ngufu yari yateguye. Igicuku kinishye, Gashyeke aranyonyomba maze akingura buhorobuhoro icyumba cya Iribagiza. Yiroha mu buriri, aba yambuye iribagiza ikanzu yo kurarana y’umweru yari yambaye, ashaka kumufata ku ngufu, batangira kugundagurana ari nako Iribagiza ataka atabaza.

    Umuporisi wari wasabwe gukurikiranira hafi umutekano w’Iribagiza, aba yumvise Iribagiza ataka, arira, yihutira kujya kureba icyo abaye. Asaba abakozi ba hoteri gufungura icyo cyumba, batungurwa no gusanga Iribagiza arwana n’umuyobozi we ashaka kumufata ku ngufu. Bamwambika amapingu ndetse n’uwamufashije muri uwo mugambi na we atabwa muri yombi, bashyikirizwa inzego zishinzwe guhana ibyaha by’ihohotera. Porisi yasize yihanangirije abakozi
    ba hoteri ko badakwiye guha icyuho abagizi ba nabi baba bashaka gukorera ibikorwa by’ihohoterwa mu macumbi yabo. Bongeraho ko uzafatwa azahanwa by’intangarugero.

    Kuva ubwo Iribagiza yahise ashinga ihuriro rirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi riharanira kwimakaza umuco wo kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri rusange.

    i. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko.
    Subiza ibibazo bikurikira.
    1) Ni nde munyarubuga mukuru uvugwa muri iyi nkuru?
    2) Ni iki cyateye Gashyeke kuzamura Iribagiza mu ntera nk’umukozi
    w’indashyikirwa?
    3) Ni iki cyapfubije umugambi mubisha Gashyeke yari yateguye?
    4) Ni izihe ngingo z’ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko? Sobanura mu nshamake buri ngingo.
    5) Vuga muri make uburyo abahohotera abandi bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
    6) Ni iki wakwigira ku myitwarire ya se wa Iribagiza?

    ii. Ibibazo by’inyunguramagambo
    1) Huza ijambo riri mu ruhushya rwa mbere n’imbusane yaryo iri mu ruhushya rwa kabiri

    2) Ongera usome umwandiko “Umutego mutindi”, ushakemo impuzanyito z’amagambo akurikira:
    a) Arafungwa
    b) Imyifatire
    c) Imirimo
    d) Intangarugero.
    3) Koresha buri jambo muri aya akurikira mu nteruro ebyiri zifite inyito zinyuranye.
    a) Ikirere
    b) Intama
    4) Andika interuro igaragaza indi nyito y’ijambo ryanditse n’umukara tsiri.
    Rukundo ni we utera indirimbo mu itsinda ndirimbamo.
    iii. Ibibazo by’ikibonezamvugo
    1. Soma igika cya mbere cy’umwandiko “Umutego mutindi”utahuremo amazina
    gakondo n’amazina y’amatirano.
    2. Garagaza intego n’amategeko y’igenemejwi by’amagambo yanditse mu mukara tsiri.
    a) Umutegomutindiushibukana nyirawo.
    b) Iribagiza yambaraga imyenda y’ibara ry’idoma.
    c) Iribagiza yaguze imodoka nziza.
    d) Umuporisi yatabaye Iribagiza.
    iv. Ibibazo ku biganiro mpaka
    1. Ni izihe nshingano waba ufite uramutse ugizwe umuyobozi w’ikiganiro mpaka?
    2. Ni akahe kamaro ko gukora ibiganiro mpaka?
    v. Ibibazo ku myandikire y’Ikinyarwanda
    1. Kosora interuro zikurikira aho biri ngombwa:
    a) Umukobwa wa nge yanga gukina nabandi.
    b) Umwenda wumweru wandura vuba.
    2. Subiza Yego cyangwa Oya
    a) Amagambo abanziriza itariki cyangwa umubare mu izina ry’umunsi yandikwa: kuwa” na “muwa
    b) Inyajwi “i” isoza akabimbura “nyiri” irakatwa iyo ikurikiwe n’ijambo ritangiwe n’inyajwi.
    c) Ikinyazina ngenga ndangahantu “ho” cyandikwa gifatanye n’inshinga gikurikiye.
    d) Icyungo “nka” cyandikwa gifatanye n’ibinyazina ngenera ngenga muri ngenga ya mbere n’iya kabiri

    

    UMUTWE WA 2: UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYEUMUTWE WA 4: UMUCO NYARWANDA