• UMUTWE 2:UMUCO NYARWANDA

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe :

    - Gusesengura zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda hagaragazwa 

    uturango twazo.

    - Gusobanura iminozanganzo no kuyikoresha ahanga.

    Igikorwa cy’umwinjizo

    Tekereza, maze ugaragaze bimwe mu bintu biranga umuco nyarwanda 

    byanyuraga mu buvanganzo nyarwanda. Urebye nk’igihe bakosorana mu 

    biganiro byabo, nk’ibyakorerwaga ibwami, mu muryango nyarwanda nk’igihe 

    bungutse umwana, mu misango y’ubukwe n’ahandi

    II.1. Umwandiko: Babyirukanye ingoga mu gutamira


    Babyirukanye ingoga mu gutamira

    Abana ba Kigeri abyiruye

    Bene Rwigurangoma rwa Ngoboka ya Rwangoruke

    Aba bana se yabyaye bakuranye icyusa mu irya

    Barasagambye nka Bisu bya Nyamihana

    Baza guhanwa na nde ngo bitonde mu gutamira

    Uwakabahannye ko ari mukuru wabo

    Bakaba bakoma ku ngeso yawe!

    Iyo ngeso barayibyariye abami

    Ba Bwimandubaruba na Bwimanduga

    Barabishyuhaguza ibihaza!

    Rutarindwa 

    Ati: “Ndi igisoka singihazwa n’agasate,”

    Ndi umutware w’Ibisumizi

    Ibyo mwumva ge nzigira mu Gisigari

    Iyo bahinga mu Rukubye, na rwo rukoroha

    Nkamenya guhangira inyama!

    Sharangabo

    Agira imandwa ikaba indubizi

    Ati: “Munyijyanire i Nyakabanda ka Kigali

    Bandebere cya giti kiri aho kikitwa umuvure

    Bacyuzuze amazi n’imineke ngumye kubayagura

    Sinteze guhezera na mugenzi wange!”

    Nshozamihigo

    Yariye kandore y’ i Nduga

    Ayimiragura ayivanga n’ ibivuzo

    Bigeze mu nda biragugara

    Ati: “Munyegereze ibitoke n’ibijumba n’umubanji

    Ngumye nkomere mu nda yange

    Ngana Mugaza wa nzovu.

    Gashamura

    Abona ubwato ntazihazine

    Akazengerezwa nk’uwasinze

    Rutarindwa yagira ngo ariyubanganya

    Akabimyoza aho imbere ye

    Ibisumizi bimukobye

    Ati: “Ngira umusongozi gito

    Akantekera imiranzi y’inyama

    N’imitura y’ibishyimbo

    Ntagomba guhisha aragapfa azamenya ingeso”.

    Rukangirashyamba aje kumuhana

    Ati: “Ni ukuri mwana wange

    Ni uko nyine uruzi nisaziye

    Umuganura waramuka waje ntiwansumbya umuhogo.

    Bisangwa ni mukuru utabakoma

    Iyo akubirije imvuruge y’isogi

    N’imitura y’ibishyimbo ntareka bihora

    We aravunjagura agacisha ruguru

    Ati: “Nagabanye ibigega

    Mumpakurire umutsima munini

    Ungana cya kigega kerekeye mu Koko

    Nge ndabasumbya mu kurya!”

    Rwayitare yatamiye intore

    I Bunganyana rya Nyirabitero

    Aracyatamba gusaba imyuko

    Rwangeyo ati: “Ndi Umunyiginya mukuru

    I Kundamvura ya Bitero, nkikundisha isogi

    Yamara kuyirya akaganya mu mabondo ikagugara”.

    Rukangamiheto yakangase amenyo ku magufwa

    Arahunja n’igitondora, ndamureba ndamugaya

    Nti: “Mbe nyamuhunja ko utarobanura”?

    Ati: “Sinabona akanya nasiga inyuma

    Muryamo yarateye, byantera agahinda”.

    Yenda ibihaha byayo arakoranya n’imyijima

    Ahinduka rugara mu nzu

    Ntiyabona ibitotsi byo kuryama

    Ruyimbo ararenza n’umugongo

    Inda iramugora arahemuka.

    Nzirabatinyi yagugunnye ingoma

    Imikoba iramwica mu bijigo

    Muzarebe Rubanda rwa Rwingwe

    Acuma amabondo

    Sezikeye ati: “Ge ngira iryinyo rikaba intorezo

    Narikomanga ku nkoro inkono iri ku ziko”.

    Nti: “Muranyongere inyama

    Akaba umwaka atarabaga

    Yamara kubaga bugatuma yiyegura imiryango

    Akaba ukwe!

    Kamarashavu yishinze inkori z’i Kigali

    I Bugagara bwa Nyiragasogwe

    Bashyizemo amavuta n’umunyu

    Aragumya yoreza iyo!

    Karunganwa ati: “Ndi umwana w’Umwami

    Mvuka mu nda y’ingoma

    Simenya guterera mira bunguri”.

    Cyitatire yariye ubushaza i Shegama

    Maze se aramwanga ngo yamucuze impamba.

    Musinga yamiraguye imitura y’ibishyimbo

    Bahutira ihene ku nda barakubita n’ububaya

    Yaguye impishyi bacisha mu bigega.

    Muhigirwa yahigiye ingundu y’abatunzi

    Agaca mu cyanzu

    Nahace arahakwiye

    Agatsinda yameze aye menyo

    Yo kubagira ibimasa mu Nyamagana.

    Rwabirinda yarindiriye abicaye ku ziko

    Bahembwe ngo bararinda cyane

    Ashakira inzira mu mwinjiro

    Arabiyogoza mu buriri.

    Ati: “Ndi mukuru nkabahenda

    Twatigirira ibyo kwiba nabananize cyane”.

    Kayijuka bamuhaye ikibo, icyansi, n’icyabya

    Byose asa na cya Nyarwaya

    I Nyarubuye hari ibigoryi bibiri

    Hari n’undi nabwiwe

    Ngo ntibagisumbanya ingeso

    Mubashyiremo na nyirabo Rwabizamurego

    Cya gicuba k’i Bumbogo cyaramuka cyaje

    Rugoma rubuganizwa ijana yagabanywa ite?

    Ariko nayanywe arabikwiye

    We uhora azizana akazongera mu ze!

    Yazinyaze ibindi bihugu.

    (Cyahimbwe na Senkabura ya Kibaba wo mu Rusenyi.)

    II.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Babyirukanye ingoga mu gutamira”, ushakemo amagambo 

    udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko 

    wifashishije inkoranyamagambo. 

    imyitozo

    1. Koresha amagambo akurikira dusanga mu mwandiko mu nteruro 

    wihimbiye: 

    a) Guhakura umutsima 

    b) Umusongozi

    c) Indubizi 

    d) Guhunja

    2. Buri jambo ritsindagiye risimbuze iryo bivuga kimwe riboneka mu 

    mwandiko kandi usanishe neza interuro wahawe:

    a) Kampayana ngo yaba yarahuhuwe n’ivutu yatewe n’ibikeregete 

    by’imitura.

    b) Aba bana koko babyirukanye imbaraga mu kubasha rukacarara.

    c) Kabutura yakurikije ingeso ya se

    d) Rutamizabiri umiragura yokerwa ibisogi bishyushye ubutunguruza

    asangira ate na ba Kazehe?

    II.1.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Babyirukanye ingoga mu gutamira” hanyuma 

    usubize ibibazo bikurikira:

    1. Hari imyifatire y’umunyenda mbi igaragara mu mwandiko? Yivuge.

    2. Hari ibihemu bivugwa mu mwandiko. Bivuge.

    3. Mu buse nta we batinya na busa. Bigaragaze utanga ingero mu 

    mwandiko.

    4. Shaka muri uyu mwandiko ingingo zisekeje usobanura n’impamvu 

    zisekeje.

    5. Shaka muri uyu mwandiko amazina y’abana (ibikomangoma) 

    bavuzwemo bakomoka kuri Kigeli IV Rwabugiri.

    6. Hari amwe mu mazina y’abantu n’ay’ahantu avugwa mu mwandiko. 

    Yashake muri iki kinyatuzu ujya iburyo, ibumoso, hasi cyangwa hejuru.


    Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

    II.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Babyirukanye ingoga mu gutamira” hanyuma 

    usubize ibibazo bikurikira:

    1. Uyu mwandiko ushobora kugira inyito y’umutwe urenze umwe, tanga 

    ingero zawubera umutwe.

    2. Tanga inama kuri ba rutamizabiri bashobora kuboneka mu bigero 

    byose by’abantu.

    3. Garagaza ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko.

    4. Muri uyu mwandiko, ukurikije inyurabwenge, umuhanzi agamije 

    gusebya abatware? Sobanura.

    II.2. Igisigo cy’ubuse

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Babyirukanye ingoga mu gutamira” ugereranye 

    ibivugwamo n’ibyavugwaga mu yindi myandiko wize, maze ukore 

    ubushakashatsi utahure inshoza y’igisigo cy’ubuse, ugaragaze uturango 

    twacyo n’akamaro ko kukiga.

    II.2.1. Inshoza y’igisigo cy’ubuse

    Abasesenguye neza ibisigo by’ubuse bagaragaje ko igisigo cy’ubuse ari umwandiko 

    w’ubuvanganzo uba uhimbitse nk’ibisetso ndetse birenze ibisetso bigasa 

    n’ibisebanyo. Ni inganzo yaba yaravukiye mu matorero y’intore, aho wasangaga 

    abantu biga kuvuga neza, bagacyocyorana ntihagire urakara; uwarakaraga mu 

    biganiro bakamwita igifura kitazi kuba mu bandi cyangwa akitwa umunyamusozi. 

    Abantu batazi gutarama barakazwaga n’ibyo bisigo babitaga ibifura. Ubusanzwe 

    ubuse ni umushyikirano w’abase n’abantu bo mu bwoko bubamarira urubanza, 

    ukarangwa no gushotorana basa n’abatukana ariko ntibigire uwo birakaza. 

    II.2.2. Uturango tw’igisigo cy’ubuse

    Ibisigo by’ubuse birangwa no kuba bisetsa ariko bisa n’ibisebanya cyangwa 

    bisesereza. Usanga kandi bakoreshamo tumwe mu turango tw’ubusizi.

    Abahimbaga ibisigo by’ubuse, babaga bagambiriye gusetsa abandi bahungu. Mu 

    basizi bazwi baba barakenetse inganzo y’ibisigo by’ubuse harimo Musenyeri 

    Alegisi Kagame. Yaje guhimbazwa n’iyi nganzo y’ibisigo by’ubuse maze arayigana 

    ahimba umuvugo muremure yakubiye mu gatabo yise “Indyoheshabirayi”. Muri 

    ako gatabo Kagame atera ubuse umwami Mutara Rudahigwa n’abatware be. Ako 

    gatabo kasohotse bakiriho ariko ntawamurakariye kuko bose bari bamenyereye iyo 

    nganzo.

    Kagame arondoramo ubusambo bw’abatware ku nyama y’ingurube, agaragaza ko 

    abanyaporitiki bo hejuru (umwami n’abatware) ari abantu nk’abandi bashobora 

    gucuranwa. Agaragaza kandi ko no mu bwami hatakiri ibintu by’ibanga bituma 

    ibihakorerwa bitamenyekana muri rubanda.

    II.2.3. Akamaro ko kwiga igisigo cy’ubuse

    Kwiga ibisigo by’ubuse bifite akamaro kuko bituma umuntu yongera ubushobozi mu 

    by’ubuhanzi. Bituma kandi akeneka iyi nganzo yo guseka ingeso z’abantu bamwe 

    na bamwe kugira ngo bikosore. Binatoza kandi abantu kuba intyoza mu biganiro 

    n’ibitaramo ndetse no kutaba ibifura ngo barakazwe n’ibiganiro birimo inganzo 

    y’ubuse. 

    Umwitozo

    Garagaza uturango tw’ibisigo by’ubuse n’akamaro ko kubyiga.

    Umwitozo

    II.3. Umwandiko: Ukwibyara

    1. Ukwibyara gutera ababyeyi ineza,

    Batambira b’ineza,

    Munozandagano wa Nsana ya Buhanzi,

    Mukuva iwa Nyamuhanza,

    5. Muhanuzi wadutsindiraga amahano,

    Muhumuza, Umuhozi

    Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda

    Kigeli cya Ngerekera.

    Uko muturuka isoko imwe,

    10. Ni ko musangiye ingeso.

    Muri Imisumba yo ku Rusumamigezi

    Kwa Gisanura amasugi yanyu

    Azira igisasa.

    Mwarashatse birabakundira,

    15. Mumera amaboko arabakamira

    Inka mukoye mu Byaguka

    Zitugwiriza imihana

    Imfura nzima isubiza ku izina rya se,

    Basanganizwa b’impundu.

    20. Yakura impuha

    Mpangarijekure

    Ya Mwuhirakare we, Mukanganwa

    Yari yagishiye i Bunyambo Nyarume;

    Rumeza nyiri uburezi

    25. Buzamagana amacwa,

    Aca inka mo amaziri,

    Mazina ya Gasenga

    Adusendera imisaka ya Rusenge

    Mwahonotse mwese.

    30. Kurya mucurwa n’inyundo ziramye

    Muri abarenzi

    Bo mu mirinzi ya Cyarubazi

    Abanyakirima muzira icyangwe mu minwe

    Mwameze ibiganza bitatugwabiza

    35. Mugira amaguru atugabira

    Abagabe b’i Ruganda

    Mwitwa ingendutsi

    Mwatubereye imbyeyi n’imazi,

    Muri abami b’akamazi

    40. Tuzi icyo mwamaze.

    Muri imanzi z’uburezi

    Muri ibirezi byamye i Buriza na Buremera

    Muri abaremere b’i Tanda

    Muri abature b’i Tenda

    45. Muri abo ku isi itengerana

    Ku Rutambamitavu,

    Muri intwari zitarutana,

    Muri bene iteka ritahava,

    Muri bene umutungo mwiza

    50. Mwaraduhatse muraturemaza,

    Mutwubakira amarembo y’intungane

    Tubita inturarwanda

    Nta byikamize urakimana

    Wadukamiye amata angana imvura,

    55. Ntitugira umuvuro

    Tubyuka dusenga

    Ugasukiranya urugwiro

    Sango, ba so na ba sogokuru,

    Bakwangiye isange

    60. Ngo abazakwanga

    Uzabakuze umusanzu n’umuganda,

    Abagusigaranye imbuto n’intanga

    Bakuraze izi ntarama

    Zo ku Rutambamyato

    65. No ku Rutambabiru

    Kwa Matungiro mu Ntaho ndende

    Data Cyilima nyiri Ikinguge

    Kigirira cyo mu nzeru,

    Mazina yarakwigeze

    70. Ngo urabe mugenzi we

    Ngo uzarasanire ingoma nka we,

    Uzagabe nka Gisanura,

    Uzadusubiranye uko wadusanze

    Ny’ebisu by’emisango

    75. Umugabekazi waduhekeye

    Aduhaka nk’umugabo

    Ntidusunikwa mu rugo rwa Mudasobwa

    Yadutunze nka Nyiratunga

    Nacuriye n’amahari

    80. Nzi ko mutazacibwa inka:

    Duhorana inshungu,

    Mucana umuriro utazima

    Muri inzungu za Bwima

    N’iwa Bwagiro ku Buyumbu.

    85. Nimugarishye mwaraganje

    Mwagagaze mukuze uruharo

    Umwami uhawe uruharo

    Arwigiza imbere.

    Mwambereye igisaga

    90. Ntimugira igisasa, Mbasenge:

    CYILIMA I RUGWE

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze

    95. Nabanze Muhongerwa

    Muhoranampongano

    Buhoro buzira igihunga

    Buhatsi bw’impundu n’imposha,

    Samukuru wa Samukondo

    100. Mukozi wa Rugwizabisiza

    Nyamugisha

    Wandururaga imigisha y’abandi bami

    Yasanze bahinze arasarura.

    KIGELI I MUKOBANYA

    Mukobanya ni we mukuru

    105. Na we musenge musagurire

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze

    Nabanze mugabo mu nka

    Nyirazo azirimo

    110. Bazigama ingoma

    Bazigura se ku ngoma,

    Bazindukira intambara

    Bitambara nyiri urutete

    Uwatanyaga umunyabutatu

    115. Umushi yatambitse ingabo mu nzira

    Mumuhe rugari atambe imyato

    Mumuhe agasongoro k’ubugabo

    Agira uMusanago w’ingoma

    Mu Musanadura yaraharindiye

    120. Arinduza Umugoyi.

    MIBAMBWE I SEKARONGORO I MUTABAZI

    Gisamamfuke, umurasanyi

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze.

    125. Nabanze Mabarabiri

    Nkovu imbere, Mbogoye

    Nyiri imbuga mu mbone

    Rutsinda, nyiri urutsike

    Rwatuviramo urutsiro

    130. Adutsindira inzimu

    Kizimiza, Nzogoma

    Rugasira rwarasanaga mu nka za se.

    Amahindu azihungiye

    Arazihumbiririza

    135. Rutukuzandoro, umwami w’intwari

    Mumuhaye ubugabo

    Mumuhingure ingoma

    Mu murongo uje

    Yarwaniye Nyamurunga.

    YUHI II GAHIMA

    140. Gahima, Mihayo y’ingoma

    Na we musenge musagurire,

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze

    Nabanze wa Mukundwa

    145. Wa Mukomeza w’inkuna

    Wa mwami wo mu Makungu

    Mutoramakungu, Rwinkindi

    Nkomyerume ya Misaya

    Wadusendera inkundwakazi ya Nkozurugendo

    150. Uwo ni inyamibwa mu ntwari

    Zamuhaye ubutware

    Zimuterekaho imfizi ya Bicaniro

    Ngo azabacira imihigo.

    NDAHIRO II CYAMATARE

    Nshe abami urubanza

    155. Mbasenge bose

    Na we musenge, musagurire,

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze,

    Nabanze Bugiri, umwigire,

    160. Wagira ingoma z’ingombe

    Ngo afite umugombozi.

    Atanga ibyo atunze

    Atega ibizaza ngo azigire Ndoli

    165. Ndahiro aruhira

    Ngo Rubyukiranyangoma nabyukire,

    Nabyukuruka yinikize inka

    Zitaretsa ntiziranze

    Ngo yaziziburiye imoko.

    RUGANZU II NDOLI

    170. Kibabarira, wa mwami

    Watugirira ibambe.

    Avuye iw’abandi

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza

    175. Mureke abanze

    Nabanze Gacamukanda

    Bicuba, umuci w’inzigo

    Nyabuzima, umuzimurura

    W’ibyari byazimiye;

    180. Umuzahura w’ibyo asanze

    Nyamushinga aturasanira ubutazadushira,

    Yica abanzi barashira.

    Cyungura umwami wo ku Cyuma

    Azanye Cyubahiro

    185. Yitwa Kihabugabo.

    Karuhura we yarushwa ate

    Ko yahoreye se ashishikaye,

    Ingabo ye akayagagaza mu Bugara?

    Umuganda akawigiza mu rumira

    190. Bagabo aho mutaragera

    Uwo mugabo mwamugera nde?

    MUTARA I NSORO II SEMUGESHI

    Ngabo yica ingome

    Na we musenge musagurire

    195. Mumuhe urubanza

    Nabanze Rwirabanzarwe

    Wa mwami w’i Buziga, Nzogera

    Wa mwami w’i Butazika, Nyonga,

    Nyiri inyumba, Munyundo.

    200. Nyunga ya Ruganzu

    Wa mwami wahabwa Karinga

    Akayambika karindwi

    Mirindi shebuja wa Nyamiringa,

    Ruyenzi rwasiye

    205. Isugi yo mu Byanganzara

    Ntimwamuzimba ubugabo

    KIGELI II NYAMUHESHERA

    Bugabo burimo ubugongo

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza,

    210. Mureke abanze

    Nabanze Umwami w’i Shunga

    Nyiri ishya ry’inka n’ingoma

    Nyiri ingabo itagwabiza Mucuzi

    Nyiri icumu ryica Abahunde

    215. Nyiri iminyago cumi

    Yari acaniye

    Imbere ya Bwambaramigezi

    Mudasongerwa ari ku isonga y’ingabo

    Muhundwa ingoma yahawe

    220. Yarayihunze ayinyagira ibihumbi.

    MIBAMBWE II SEKARONGORO II GISANURA

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza,

    Mureke abanze

    Nabanze Nyamugenza

    225. Umwamiw’i Muganza,

    Rugabishamaguru

    Maboko atanga atagabanya

    Bwobabuke, Bwanzabuke,

    Burega bwa Mutima,

    230. Yari atetse imbere ya Mwumba

    Cyubahiro amahanga yamutinyiye ubugabo

    Ubwo akangiye icyanya

    Cyanwa azanye ikeyi

    Inkoni zimwasa agahama.

    YUHI III MAZIMAPAKA

    235. Gashirabwoba wa mwami

    Mukuraho ubushongore n’ubushami

    Na we musenge, musagurire,

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze.

    240. Nabanze Kamarampaka, Mudahakana

    Muhakanaguhonga

    Muhanankamwa

    Mukanza, Umwami w’Abakaraza

    Yakandagiye Nyiri i Nkoma

    245. Yamwikoreje

    Amukura ku ngoma

    Ngo mbahe yari yubatse

    Mu bitwa bya Muhima

    Umuhinza wari uhanze

    250. Yuhi aramuhangamura.

    CYILIMA II RUJUGIRA

    Ruhungurabirwa,

    Ruhakamiryango

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza

    255. Mureke abanze

    Nabanze Rwezamariba

    Murerampabe, Bihubi

    Ruhugukira mbare rwa Kibonwa

    Wa mwami wa Gisanura na Gisago

    260. Rusagurirandekezi

    Mutazimbwa yica Mazuba

    Arimburirako inzigo

    Muzigirwa, ibindi bihugu

    Yabizimbye ubugabo

    265. Abizingazingira rimwe.

    KIGELI III NDABARASA

    Ya ntwari y’igisaga, sogokuru,

    Se w’ababyazi bawe bombi

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza

    270. Mureke abanze

    Nabanze Nyemazi

    Rwemarika rwa Munyagampenzi

    Watunyagira impenda

    I Bugabe bwa Muruzi

    275. Uruzi izi ngoma zigeze ku ijana

    Abakoni barakuya

    Iminyago ya Rusumbamitwe

    Ntizirava inyuma

    Iza Mirego ya Bugabo.

    MIBAMBWE MUTABAZI SENTABYO

    280. Rugababihumbi

    Na we musenge, musagurire

    Mumuhe urubanza,

    Mureke abanze

    Nabanze Ruhanga rutsinda amahanga,

    285. Umudahinyuka, Umutanguha

    Mutambisha batimbo

    Mutandi wa Birasana

    Sabuhanzi, Umuhangurabashonji

    Buriza burese ubugabo

    290. Yahanuye Nsoro,

    Atunyagira inka i Bwongera,

    Yongeramo n’izo mu Bugote

    N’izo yavana mu Bwiriri

    Bwimba bwa Misakura.

    YUHI IV GAHINDIRO

    295. Sohoringoma so wawe

    Na we musenge musagurire,

    Mumuhe urubanza,

    Mureke abanze.

    Nabanze Zingazinywe

    300. Shoza yuhire,

    Rwuhanyanzira

    Mazina, Maza

    Yica Nyiri u Buzi

    Nyina amuzana ko mpiri

    305. Abo bahinza yabateyemo umukenya

    Ntawacaniye

    Ntawasize akana,

    Yuhi abacukuza umuriro

    Micomyiza umuci w’inkamba

    310. Umurasanira w’ingoma

    Yayanganiye n’amahari

    Ayinyagira amahanga

    Aho yaherewe iminyago irishya.

    MUTARA II RWOGERA

    315. Aho ga nawe Nsoro mu bo nsenga

    Sinagusiga inyuma!

    Uri Biyamiza mu nzoza,

    Ruziga, nyiri ibizinzo by’inka

    Nyiri inkoni za Rusugi na Rusanga

    320. Ushubije ku gihe cya Ruyenzi:

    Ko wandikiye ubutwari

    Ukiri muto

    Ukaba uhotoye Ukiri umutavu

    325. Nugera mu za bukuru

    Wabaye ubukombe 

    Serukiramapfa

    Amahanga atagukeje kare

    Azagukirira he?

    330. Kavunanka

    Ugumye uvunye unyumvire

    Wumve ayo nkuvuga

    Nkwiture ineza!

    N’ingoma yawe yandajeho umuzindu

    335. Ngo karekare

    Bakurire umwami ubwatsi

    Umwogabyano ahaye Rwogera

    Sinijanye, sinabajije

    Ineza yawe intaha mu nda

    340. Ababuzaga ge nari namenye

    Ge wagusanganiye

    Nsusurutse, Sango

    Ndora usagurira rubanda rwawe

    Ko amatwi yumva byiza,

    345. Ko amaso abera kubona!

    Ge wasanze ingoro y’Umwami

    Isetse, isusurutse

    Isa n’ingwa yera!

    Nsanga Umwami mu ijabiro

    350. Ari umutaho w’ijuru

    Atamuye inzobe

    Asa na Nzobe ikeye

    Burakenkemura

    Ngira imandwa nari nsanganywe

    355. Ngira n’izo nshubije ku mutwe

    Iyo myishywa ndayitambana

    Sinatendwa mu mbare

    Ubu Rukanira ntungire urukara

    Winyita impezi

    360. Sindi uwo guhera

    Winkeka ubutati

    Sinagaye umutungo w’umwami!

    Ni uruharo rwambereye ikibuza!

    Amage yo guhora mpingiriza arantinza

    365. Isuka yinkura ku ngeso

    Nimumburane!

    Amaganya ntabangikana n’amagambo y’Imana!

    Wandinze iyi manga,

    Mana ibamburwa n’izindi

    370. Imana yamaze amazinda

    Nzigama ikoro ryawe

    Nzi ko ndi umunyarukano

    Nzigama n’impuhwe zawe

    Zirimo urukundo n’urukumbuzi rwinshi

    375. Bukombe bwa Mukanza

    N’ubwo natebye

    Sinatakaje imbare yawe

    Sinata umwanya

    Ntiwandobanuye mu nyuma

    380. Mu mbare ndi uw’imbere

    Ndi umupfumu wa Nyamurorwa

    Mpora nkwereza nkaburengwa

    Abo turata narabarushije

    Abahayi b’ishyanga narabahojeje

    385. Ngira impaka Umwami umpatse,

    Mpakanya Rubyutsa

    Ikinyoma kiramuhera

    Umurundi twahize

    Yuhi anshira imihigo

    390. Mutimbuzi Nyiri i Ntora

    Yica Mutaga,

    Intiti zo kwa Mutaga ndazitetereza.

    Nihanure amahanga

    Nyabwire rwose ntazampaka

    395. Sinakwisunga amahari

    Narakeje Yuhi akankundira

    Ni cyo banzirira

    Ngo mpora mbaca urusa

    Rwo kubaca urutsi. 

    400. Nzi ko barindiye ku busa

    Urabahungure ubuhake

    Izo mpezabwoko

    Ntibagira amavu

    Ntibagira amajyo

    405. Ntibagira imbuto izaberera

    Bararumbije

    Bokamwe n’umuvumo n’umwikomo,

    Yuhi abakomye ku ngoma

    Nshe abami urubanza.

    410. Nicariye inkoni

    Nkomere nkomereho

    Ndagiye imfizi itari ubwoba

    Iziri ubwoba zirayihunga

    Iziyishyamiye irazishyambya

    415. Irashyira ku mutima zigatemba

    Imfizi ya Kirira

    Yarazuriye irazirambika

    Biru b’imirama

    Muhimbye imiriri

    420. Muvugirize imirenge

    Turamye iyi ngoma yacu

    Yagomoroje imihana

    Mbasenge mwese,

    Mbasobanure, murasigiye

    425. Ntimuvuka igisumbane

    Muri Abagabe b’i Bukomasinde na Busakarirwa

    Ngizo impundu mbahaye

    Nzihaye abageni b’i Ngange

    No mu Bugamba n’Abanyakayanza

    430. No mu Nyazi za Kavumu

    Zatubyariye Imfizi n’insumba

    Mugasanura iyi miryango

    Mpumurize Nyamarembo

    Induba nzivuze

    435. Nzigeze i Butara kwa Nyirantare,

    N’iwa Ntagawe, mu mirinzi ya Kinyoni,

    Muragahorana uruyundo

    Rubyara izi nyonga

    Izi nyundo zejeje imana

    440. Ko muhora mubyarira ingoma

    Mukazayibyirurira.

    Bifatiye ku byavuye mu gitabo k’Ikinyarwanda, umwaka wa Gatandatu, 2008, urup. 18-24

    II. 3.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Ukwibyara”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 

    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije 

    inkoranyamagambo. 

    Imyitozo

    1. Uzurisha interuro zikurikira amwe mu magambo/inyunge z’amagambo 

    akurikira avuye mu mwandiko: ubushongore, ubwanza, sinijanye, 

    impenzi, amahano, umuhozi, agasongoro k’ubugabo, imisumba.

    a) ................... z’umwami Kigeli II Nyamuheshera zatsinze abahunde.

    b) Gisanura yari umwami utagira ................... ni yo mpamvu bamwitaga 

    Rugabishabirenge.

    c) Ruganzu II Ndoli yabaye umwami w’ ................... kuko yahoreye ingoma 

    ya se Cyamatare.

    d) Ingabo zitwaraga neza ku rugamba zahabwaga ................... zitabarutse.

    2. Simbuza amagambo atsindagiye ari mu nteruro zikurikiye impuzanyito 

    zayo kandi ukore isanisha rikwiye aho ari ngombwa.

    a) Mu karere kacu haguye imvura y’amahindu yangiza imyaka.

    b) Yamuvuriye umwana amuhigura inka y’insumba.

    c) Intiti z’iwacu zigira umuco.

    3. Simbuza amagambo atsindagiye ari mu nteruro imbusane zayo.

    a) Yashoreye inka y’insumba agiye kuzigororera uwamugiriye neza.

    b) Mu muryango wabo ntibagira igisasa.

    c) Mu biganza bye ntihabamo ubwanza.

    d) Mu muco nyarwanda umukobwa yagombaga gushaka umugabo ari isugi.

    4. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ku buryo wumva ibisobanuro 

    byayo: amaziri, gusenda, impenda, abakaraza.

    5. Andika igwizanyito z’ijambo “isugi”

    II.3.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Ukwibyara” hanyuma usubize ibibazo 

    byawubajijweho.

    1. Umwami uvugwa ku mukarago wa gatandatu ni nde? Kuki uwo mwami 

    bamwita umuhozi?

    2. Iyo usomye igisigo “Ukwibyara” kuva ku mukarago wa mbere kugeza ku 

    wa mirongo kenda wumva havugwamo iki?

    3. Mu mwandiko bagaragaza ko ari iki cyatumye Mibambwe II Sekarongoro 

    II Gisanura bamwita Rugabishabirenge? Byerekanwa n’uwuhe 

    mukarago?

    4. Ni iki umusizi avuga ko yazigamiye umwami wari wimye ingoma?

    5. Ni iki umusizi avuga cyatumye atinda gutambira ishimwe Umwami?

    6. Muri iki gisigo hari aho bavuga akamaro k’umugore, bigaragaza ko kera 

    umugore yahabwaga agaciro. Andika imikarago ivugwamo abagore, 

    maze uvuge abo bagore bavugwaga.

    II. 3.3. Gusoma no gusesengura umwandiko 

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Ukwibyara” hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe:

    1. Ukurikije ibivugwa ku bami batandukanye, vuga umwami wagushimishije 

    kurusha abandi n’impamvu yagushimishije.

    2. “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza”. Sobanura uyu mukarago werekeza 

    ku muco nyarwanda hanyuma utange n’urugero rw’umugani 

    w’umugenurano wemeza igisubizo utanze.

    3. Mukore ubushakashatsi ku mateka abafasha gusobanura igisigo 

    “Ukwibyara” mugaragaze ubwoko bw’igisigo, umuhanzi wacyo n’ibindi 

    bisigo yaba yarahanze.

    4. Ni iki umusizi ashima muri rusange abami bavugwa mu gisigo 

    “Ukwibyara”? Bihuriye he n’ibikwiye gukorwa mu buzima busanzwe?

    II. 3.1. Kungurana ibitekerezo ku ngingo z’amateka zo mu 

    gisigo “Ukwibyara”

    Igikorwa

    Mwungurane ibitekerezo ku ngingo z’amateka zikurikira zo mu gisigo: 

    “Ukwibyara”.

    Ingingo z’amateka zo mu gisigo: “Ukwibyara”.

    Imwe mu mikarago y’igisigo “Ukwibyara” n’amateka ayirimo.

    1. Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda Kigeli cya Ngerekera 

    (umukarago 7-8): Biributsa ko Nyirangabo nyina wa Ndahiro wa II 

    Cyamatare wari umugabekazi, abaja be n’abandi bagore bafatiwe mu Rubi 

    rw’inyundo (i Kiganda) bakicwa urubozo. Kuva ubwo aho biciwe hitwa “Mu 

    miko y’abakobwa”.

    2. Mpangarije kure (...) Yari yagishiye i Bunyambo Nyarume 

    (umukarago 21, 23): Uvugwa aha ni Ruganzu II Ndoli. Mu mateka 

    biributsa ko Ruganzu II Ndoli yari yarahungishirijwe i Karagwe kwa Karemera 

    I Ndagara umugabo wa nyirasenge Nyabunyana. Icyo gihe Nsibura Nyebunga 

    yari yayogoje u Rwanda,

    Ndahiro II Cyamatare se wa Ruganzu II Ndoli aricwa ndetse n’ingoma Rwoga 

    iranyagwa.

    3. Nyamugisha wandururaga imigisha y’abandi bami, Yasanze 

    bahinze arasarura (umukarago 101-102): 

    Uvugwa aha ni Cyilima I Rugwe. Cyilima I Rugwe yari yaragurije umugeni 

    uzatuma agira amahirwe akanakomera. Bamuraguriye Nyanguge ya Sagashya 

    Umwami w’u Bugufi maze asanga yarasabwe na Nsoro I Bihembe Umwami 

    w’u Bugesera. Ubwo bamugiriye inama yo kuzakora uko ashoboye kugira ngo 

    abe ari we umurongora mbere. Ubwo yashatse ubucuti kuri Nsoro Bihembe 

    abifashwamo n’umukono witwa Nkima wari utuye i Nyamweru, mwene wabo 

    wa rwihishwa. Nsoro yabanye na Nyanguge ariko yaratewe inda na Cyilima 

    I Rugwe. Nyanguge ageze igihe cyo kubyara inda y’uburiza yacitse Nsoro 

    Bihembe asanga Cyilima I Rugwe. Iyo nda yavutsemo Kigeli I Mukobanya, 

    wazunguye Cyilima I Rugwe.

    4. Nabanze mugabo mu nka nyirazo azirimo (umukarago 108-

    109): biributsa ko Kigeli I Mukobanya se Cyilima I Rugwe yamuraze ingoma 

    ku mugaragaro igihe yari amaze kwica Murinda wategekaga hakurya ya

    Nyabarongo. Icyo gihe ni bwo Cyilima I Rugwe yahaye Mukobanya izina rya 

    Kigeli.

    5. Bazindukira intambara Bitambara nyiri urutete (umukarago 111- 

    112): Kigeli I Mukobanya yari umunyentambara. Yagabye ibitero byinshi: 

    Yateye Nkuba ya Nyabakonjo wari utuye i Jabana rya Kabuye n’i Nyamisanga 

    ya Jari, atera Kigina watwaraga mu Buriza atera Sambwe rya Cyabugimbi 

    watwaraga u Bumbogo n’u Busigi, anatera Ruyenzi na Kinyambi.

    6. Uwatanyaga umunyabutatu Umushi yatambitse ingabo mu nzira 

    (umukarago 114-115): Umushi uvugwa nanone ni Mulinda wishwe na 

    Kigeli I Mukobanya.

    7. Nabanze Mabarabiri Nkovu imbere, Mbogoye Nyiri imbuga mu 

    mbone (umukarago 125-127): Uvugwa muri iyo mikarago ni Mibambwe 

    I Sekarongoro I Mutabazi wakomeretse mu gahanga mu gitero Abanyoro 

    bateye mu Rwanda maze amaraso agashoka, akagira amabara abiri, 

    iry’umubiri n’iry’amaraso. Yagize inkovu mu gahanga kubera kuraswa, bivuga 

    ko batamurashe ahunga. Muri icyo gitero Mibambwe I yagerageje kwitabaza 

    u Bugesera, i Gisaka n’i Nduga ariko ibyo bihugu byanga kumutabara. 

    Mibambwe ahitamo guhungana n’ingabo, abaturage ndetse n’amatungo. 

    Yahungiye mu Bushi kuri ubu ni Bukavu. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi 

    n’ abantu be bahungutse bumvise ko Cwa I, Umwami w’Abanyoro yatanze.

    8. Nkomyurume ya Misaya: Nkomyurume ni Yuhi II Gahima 

    Wadusendera inkundwakazi ya Nkozurugendo (umukarago 148-

    149): inkundwakazi ivugwa hano ni Shetsa wari umugore wa Mibambwe 

    I Sekarongoro I Mutabazi. Yari yaramukundwakaje cyane maze bimutera 

    kwigira igishegabo kugera ubwo yategetse umwami ko banywana kandi 

    bitabaho, ahubwo ari ukugira ngo umuhungu we Hondi azabe ari we uragwa 

    ingoma. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I abibonye atyo yashatse undi 

    mugore rwihishwa ari we Matama ya Bigega w’i Buha, umusizi yita Misaya. 

    Yamutungiye kure ya Shetsa ariko abiziranyeho n’abiru. Matama rero ni we 

    wabyaye Gahima. Mibambwe yaje gutanga Shetsa n’urubyaro rwe baricwa.

    9. Wagira ingoma z’ingombe (umukarago 160): Uyu mukarago 

    uributsa ko Ndahiro II Cyamatare yagize ubwami burimo ibibazo byinshi: 

    Abavandimwe be Bamara, Juru, Bwimba, Karangane, Mutezi, na Binama 

    wari waravutse kwa Samukende, Umwami w’i Bungwe barwaniye ingoma 

    banga kuyoboka Ndahiro wa II Cyamatare, u Rwanda rucikamo ibice 

    bibiri: Juru yigarurira igice cyo hakurya ya Nyabarongo (u Buriza), naho 

    uburengerazuba buyoboka Ndahiro II Cyamatare. Juru amaze gupfa, kimwe 

    na Mutezi na Bwimba, Bamara ashaka gusimbura uwo Juru. Kugira ngo 

    abigereho, yiyemeza gutatira abavandimwe, yitabaza Nsibura Nyebunga, 

    Umwami w’umushi wari umaze kwigarurira Ijwi. Nsibura Nyebunga yateye u

    Rwanda Ndahiro II Cyamatare ari ku ngoma, urugamba rukomeye ruremera 

    i Gitarama. Ingoma y’Ingabe Rwoga iranyagwa. Ndahiro II Cyamatare agwa 

    ahitwa Rugara amaze kwambuka umugezi wa Kibirira aho bise i Rubi rw’i 

    Nyundo.

    10. Watugirira ibambe, avuye iw’abandi (umukarago 171-1710): 

    Ruganzu II Ndoli yimye ingoma avuye i Karagwe kwa nyirasenge Nyabunyana 

    aho yari yarahungishirijwe.

    11. Nyabuzima, umuzimurura w’ibyari byazimiye (umukarago 178-

    179): Biributsa ko Ruganzu II Ndoli ari we wahanze ingoma y’ingabe Karinga 

    ngo isimbure Rwoga yari yaratwawe na Nsibura Nyebunga umushi.

    12. Nyabuzima, umuzimurura w’ibyari byazimiye; Umuzahura w’ibyo 

    asanze (umukarago 178-180): Bavuga ko Ndahiro II Cyamatare amaze 

    gutanga, amapfa yateye, imvura ikanga kugwa, inka zikanga kubyara, inkoko 

    zikanga guturaga. Ruganzu II Ndoli ageze mu Gihugu imvura yaraguye, inka 

    zirabyara, imbyeyi ziravumera, imfizi zirivuga, inkoko ziraturaga. Ni we 

    wagaruye ubuzima mu Gihugu.

    13. Ko yahoreye se ashishikaye Ingabo ye akayagagaza mu Bugara? 

    (umukarago 187-188): Igitero cya mbere cya Ndoli ni icyo yagabye 

    i Bunyabungo kwa Nsibura Nyebunga ahorera se Ndahiro II Cyamatare. 

    Yahereye ku mpugu z’umweya w’i Kivu uteganye n’Ijwi nyuma na ryo 

    ararinesha. Icyo gihe yishe Nsibura Nyebunga Umwami w’u Bunyabungo 

    ahorera se atyo. Ruganzu II Ndoli ntiyarekeye aho, yarakomeje atera Nzira 

    ya Muramira Umwami w’u Bugara wari waratabaye Nsibura atera Ndahiro. 

    Amaze kwica Nzira ni bwo abasizi bamwise izina rya Cyambarantama, 

    kigaruriye u Bugara. Yateye abami b’igihugu cy’u Buhoma cyategekwaga 

    n’ Ababanda b’abahinza. Icyo gihugu yagihinduye umusaka, anyaga 

    inka, abagore n’abana. Ingoma y’ingabe yabo Nkandagiyabagome na yo 

    arayinyaga, ingoma y’u Buhoma izima ityo. Ibyo bitero byose Ruganzu II 

    Ndoli yagabye yabifatanyije n’ingabo ze zitwa Ibisumizi. Amateka avuga ko 

    Ruganzu II Ndoli ari we mwami wa mbere watangiye kugaba ibitero byinshi 

    byo kwagura Igihugu.

    14. Nabanze rwirabanzarwe (umukarago 196): Uyu mukarago uributsa 

    ko ba Mutara bari abami b’inka, ni bo bakoraga umuhango w’ubwiru w’Inzira 

    y’ishora.

    15. Wa Mwami wahabwa Karinga: Akayambika karindwi 

    (umukarago 201-202): Biributsa ko Mutara I Nsoro II Semugeshi ari we 

    wanyaze Abenengwe igihugu k’i Bungwe. Icyo gihe u Bungwe bwari bugizwe 

    n’u Busanza bw’amagepfo, u Bufundu, Nyaruguru, Bashumba, Nyakare, u 

    Buyenzi.

    16. Nyiri icumu ryica Abahunde (umukarago 214): ibi biributsa ko Kigeli 

    II Nyamuheshera yateye u Buhunde akabuvogera.

    17. Nyiri iminyago cumi (umukarago 215): ibi biributsa ko mu minyago 

    y’ibitero bya Kigeli II Nyamuheshera hatarimo inka gusa; hajemo n’ihene 

    zari ndende cyane zisumba izari zisanzwe mu Rwanda. Izo hene yazizanye 

    ibwami baziha umushumba bazita n’izina “Akamenesho.” Mu minyago 

    hajemo n’ibishyimbo bivuye i Bushengere ho muri Kigezi. Ibyo bishyimbo 

    byasimbuye ibiharo. Mu mateka kandi Kigeli II Nyamuheshera afatanyije 

    n’ingabo ze zitwa Inkingi yabaye umurwanyi cyane.Yaguye u Rwanda 

    yigarurira uturere twinshi: Kinyaga cya Bukunzi na Busozo; u Bwanacyambwe 

    bwari bwarajyanywe n’i Gisaka.

    18. Rugabishamaguru Maboko atanga atagabanya (umukarago 

    256-127): Umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura azwiho kugira 

    ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami. Azwiho 

    no kuba umucamanza utabera kandi wangaga ibihano bidakwiriye umuntu.

    19. Ubwo akangiye icyanya Cyanwa azanye ikeyi Inkoni zimwasa 

    agahama (umukarago 232-234): Iyi mikarago iributsa ko Ntare III 

    Kivimira w’i Burundi yigeze gutera u Rwanda ari kumwe n’abantu bake 

    agashaka kunyaga inka ziragiwe n’uwitwaga Rugaju. Icyo gihe Rugaju 

    yamukubise inkoni ku gakanu yitura hasi. Ibyo Rugaju yakoze umusizi 

    abyitirira Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura

    20. Mukuraho ubushongore n’ubushami (umukarago 236): Yuhi III 

    Mazimpaka yabaye ikirangirire bitewe n’ubwiza bwe.

    21. Yakandagiye Nyiri i Nkoma Yamwikoreje (umukarago 244-245): 

    mu mateka Yuhi III Mazimpaka yishe Ntare III Kivimira, Umwami w’i Nkoma 

    (i Burundi).

    22. Mutazibwa yica Mazuba (umukarago 261): Mu mateka, ingabo 

    za Cyilima II Rujugira zishe Umwami w’i Burundi Mutaga II Sebitungwa, 

    zamutsinze i Nkanda (mu Karere ka Nyaruguru). Icyo gihe hari hakiri ah’u 

    Burundi; ni na ho hari umurwa wa Mutaga III Sebitungwa.

    23. Watunyagira impenda i Bugabe bwa Muruzi (umukarago 273-

    274): Twabonye ko impenda ari inka nyinshi. Mu mateka, iyo mikarago 

    iratwibutsa ko Kigeli Ndabarasa yateye i Bugande, mu Ndorwa anyagayo 

    inka nyinshi ndetse aturayo.

    24. Yahanuye Nsoro Atunyagira inka i Bwongera, Yongeramo 

    n’izo mu Bugote N’izo yavana mu Bwiriri (umukarago 290-

    293): Mibambwe Mutabazi Sentabyo yazinyaze Nsoro IV Nyamugeta. 

    Rukombamazi n’iyo mfizi ni byo byarangaga ubwami bw’i Bugesera. Muri

    ibyo bihe Nsoro Nyamugeta yabanje guhungira i Gisaka kwa Kimenyi IV 

    Getura. Bari bafitanye isano. Nyuma yashatse kugaruka n’ingabo ze ngo 

    yigarurire igihugu ke ariko ntibyamuhira kuko yafashwe akicwa. Icyo gihe ni 

    bwo u Bugesera bwegamye burundu ku Rwanda ariko igice cy’amagepfo y’u 

    Bugesera Ntare IV Rugamba w’i Burundi yari yaragifashe, kikanahera gityo.

    25. Nabanze zingazinywe shoza yuhire (umukarago 299-300): 

    Biributsa ko ba Yuhi ari abami b’inka.

    26. Yica Nyiri u Buzi Nyina amuzana aho mpiri (umukarago 303-304): 

    Biributsa ko Yuhi IV Gahindiro yishe Karinda umutegeka w’u Buzi, agahugu 

    ko mu Buhunde mu majyaruguru y’ikiyaga cya Kivu maze nyina Nyirakarinda 

    akamuzana mu minyago ari muzima.

    27. Abo bahinza yabateyemo umukenya Yayanganiye n’amahari 

    (umukarago 305, 311): Mu mateka, Gatarabuhura wari mwene se wa 

    Sentabyo yohereje intumwa ngo zice Yuhi IV Gahindiro ngo ahereko yime 

    mu Rwanda; ubwo Sentabyo yari amaze gutanga maze umwiru Rusuka 

    aramuhungisha. Uyu Gatarabuhura yari yarigometse kuri Sentabyo amaze 

    kwima ashaka gufata ubutegetsi ariko ntibyamuhira ahungira i Burundi. 

    Ikindi amateka atubwira kuri Yuhi IV Gahindiro ni uko yimye ari muto se 

    Sentabyo amaze gutanga maze ategekerwa na nyina Nyiratunga.

    28. Ko wandikiye ubutwari ukiri muto Ukaba uhotoye uruti ukiri 

    umutavu ( umukarago 321-324): Biributsa ko Mutara II Rwogera yimye 

    akiri muto. Icyo gihe ni bwo u Rwanda rwagabye igitero i Burundi kiswe 

    “Igitero cya Rwagetana”(kugeta bivuga gutema ugakuraho). U Rwanda 

    rwayoborwaga n’umugabekazi Nyiramavugo Nyiramongi. Ariko igitero 

    kitiriwe Mutara II Rwogera.

    29. Mpumurize Nyamarembo: Nyamarembo uvugwa hano ni nyina wa Yuhi 

    III Mazimpaka Nyirayuhi III Nyiramarembo. Uyu Nyirayuhi III yari umukono. 

    Yicishije abana b’umwami babiri b’impanga, bituma umuhungu we atanga 

    itegeko ryo kurimbura Abakono. Nyamarembo na we ubwe yariyahuye. 

    Umusizi arahumuriza Abakono ababwira ko na bo bazakomeza kubyara 

    abami.

    II.4. Ibisigo nyabami

    II.4.1. Inshoza, ibiranga ibisigo nyabami n’amako yabyo

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Ukwibyara” ugereranye ibiwuvugwamo 

    n’ibyavugwaga mu yindi myandiko wize, maze ukore ubushakashatsi utahure 

    inshoza y’ibisigo nyabami, ubwoko bwabyo n’ibibiranga.

    1. Inshoza y’ibisigo nyabami

    Ibisigo nyabami ni imivugo yasingizaga abami n’ingoma zabo ikoresheje amagambo 

    y’indobanure. Byatangiriwe n’ibyo bitaga ibinyeto. Ijambo ibinyeto riva ku nshinga 

    kunyeta bivuga gusingiza cyangwa kurata. Abahanzi b’ibinyeto babitaga abenge. 

    Ibinyeto byabaga ari imivugo irata buri mwami ukwe. Bikaba bigufi, muri rusange 

    bitarengeje imikarago makumyabiri.

    Ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli nibwo umugabekazi we w’umutsindirano Nyirarumaga 

    yahurije ibinyeto mu gisigo kimwe yise “Umunsi ameza imiryango yose”.

    Kuva ubwo ibinyeto ntibyongera kubaho, ahubwo hatangira ibisigo. Ni ukuvuga ko 

    umuntu wa mbere wemewe mu Rwanda nk’umusizi ari Nyirarumaga. 

    Ibisigo nyabami rero byatangiwe n’umugabekazi Nyirarumaga ku ngoma ya 

    Ruganzu II Ndoli. Icyo gihe igisigo cyabaga ari kirekire gisingiza umwami umwe 

    cyangwa benshi. Abenge batangiye ubwo na bo bakajya bahimba ibisigo birebire 

    bisingiza abami, noneho bahabwa agaciro gakomeye ibwami ndetse barema 

    umutwe wabo (inteko y’abasizi) uyoborwa n’intebe y’abasizi.

    2. Amoko y’ibisigo nyabami

    Ibisigo nyabami bigabanyijemo amoko atatu: ikobyo (ikungu), ibyanzu n’impakanizi.

    a) Ibisigo by’ikobyo/ikungu

    Ibisigo by’ikobyo cyangwa ikungu ni ibisigo bigufi (ugereranyije n’impakanizi 

    cyangwa ibyanzu) bihurutuye, bigiye umujyo umwe kuko bitagira ibika. 

    Bigira interuro (intangiriro) n’umusayuko. Igisigo k’ikobyo gisingiza umwami umwe.

    Ingero

    - None imana itumije abeshi, cyasizwe na Mutsinzi agitura Kigeri IV Rwabugiri.

    - Umpe icyanzu cyasizwe na Gahuriro ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa.

    b) Ibisigo by’ibyanzu

    Ibisigo by’ibyanzu ni ibisigo bigira ibika. Ibyo bika bitandukanywa n’inyikirizo. Mu 

    bisigo by’ibyanzu umusizi avuga amateka y’abami ariko ntabakurikiranya uko bagiye

    basimburana ku ngoma. Ibisigo by’ibyanzu ni bigufi ugereranyije n’impakanizi. 

    Ibyanzu na byo bigira ibice bitatu: interuro, igihimba n’umusayuko.

    Ingero: - Naje kubara inkuru cya Sekarama ka Mpumba, cyatuwe 

    Kigeri IV Rwabugiri. 

     - Ndi intumwa y’abami cya Ngorane.

    c) Ibisigo by’impakanizi

    Ibisigo by’impakanizi ni ibisigo bivuga amateka y’abami bibakurikiranya uko bagiye 

    bazungurana ku ngoma, hagaheruka umwami utuwe igisigo. Ibisigo by’impakanizi 

    bigira ibice bitatu: Interuro, impakanizi n’umusayuko.

    Interuro

    Mu nteruro, umusizi avuga muri make abami agiye gusingiza atabakurikiranya, 

    ndetse atanabavuga amazina ahubwo agenda akomoza ku bikorwa byabo, 

    akanagaragaza ko aje kurabukira umwami uriho.

    Impakanizi

    Mu mpakanizi, umusizi asingiza abami abavuga amazina uko bagiye bakurikirana ku 

    ngoma, bose bagahurira ku nyikirizo imwe itangirira igisingizo cyabo. Iyo nyikirizo 

    na yo yitwa impakanizi.

    Umusayuko

    Mu musayuko, umusizi asingizamo umwami atuye igisigo kandi aba ari we uri 

    ku ngoma. Mu musayuko kandi umusizi atura umwami ubukene bwe kugira ngo 

    agororerwe. Ibi ni byo bamwe bitaga «kwisabira umuriro».

    Ibisigo by’impakanizi rero birangwa no kuba bikurikiranya abami uko bagiye 

    basimburana ku ngoma no kuba bigira inyikirizo ari yo yitwa impakanizi.

    Ingero: - Ukwibyara cya Nyakayonga ka Musare, cyatuwe umwami Mutara II 

    Rwogera.

     - Bantumye kubaza umuhigo cya Nyabiguma bya Sanzige, cyatuwe 

    umwami Kirima II Rujugira.

    3. Ibiranga ibisigo nyabami

    Ibisigo nyabami birangwa no gusingiza abami n’ingoma zabo. Birangwa kandi 

    n’indezi. Indezi ni ijambo cyangwa agatsiko k’amagambo asingiza cyangwa ataka 

    umwami. Indezi ni nk’umutako umusizi ashyira mu gisigo kugira ngo kiryohere 

    abacyumva.

    Urugero rw’indezi mu gisigo “Ukwibyara”: Ny’ebisu by’emisango (umukarago wa 

    Ibisigo nyabami kandi birangwa n’imikeshamvugo/iminozanganzo

    itandukanye. Iminozanganzo ikoreshwa mu bisigo ni ishingiye ku njyana, imizimizo/

    imivugo n’imigoronzoranganzo itandukanye.

    Injyana iboneka iyo umusizi yakoresheje amajwi asa mu magambo yegeranye 

    mu nteruro, kugira ngo igire inshurango inogeye amatwi kandi yoroshye kuyifata 

    mu mutwe. Injyana nk’uko twabibonye ishobora kuba isubirajwi/isubiramugemo 

    cyangwa isubirajambo.

    Imizimizo/Imivugo ni amagambo avugitse ku buryo bujimije, ku buryo 

    bw’amarenga umusizi akoresha mu kuboneza imvugo ye atitaye ku byerekeranye 

    no kuboneza amajwi cyangwa iyubakanteruro; ahubwo agashishikazwa no guha 

    inyito isanzwe indi ntera (urundi rwego) bituma ihinduka inyito yindi. 

    Imigoronzoranganzo: Ishingiye mu gukina n’interuro n’amagambo aho umusizi 

    ahinduranya amagambo y’interuro, arondora, akomora ijambo ku rindi n’ibindi.

    Imyitozo

    1. Ibisigo nyabami birimo ubwoko bungahe? Bugaragaze werekane 

    n’itandukaniro riri hagati y’ubwo bwoko bw’ibisigo.

    2. Erekana bimwe mu biranga ibisigo nyabami

    II.4.2. Abasizi n’ibisigo byabo n’akamaro k’ibisigo nyabami

    Igikorwa

    Kora ubushakashatsi ugaragaze abasizi n’ibisigo byabo maze usobanure 

    n’akamaro k’ibisigo nyabami.

    1. Abasizi n’ibisigo byabo







    Imyitozo

    1. Ibi bisigo byasizwe na nde? a) Naje kubara inkuru, b) Bantumye kubaza 

    umuhigo.

    2. Tanga urugero rw’igisigo kuri buri musizi muri aba bakurikira: 

    a) Musare, b) Mutsinzi

    3. Sobanura akamaro k’ibisigo nyabami.

    Imyitozo

    II.5. Iminozanganzo

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Ukwibyara” witegereze imikoreshereze y’imvugo 

    n’imyubakire y’interuro, maze ukore ubushakashatsi ugaragaze inshoza 

    n’amwe mu moko y’iminozanganzo ikoreshwa mu buvanganzo nyarwanda.

    II.5.1. Inshoza y’iminozanganzo

    Iminozanganzo ni uburyo bw’imvugo bukoreshwa mu buhanzi mu rwego rwo kunoza 

    igihangano kugira ngo kiryohere abazacyumva cyangwa abazagisoma. Ni nk’imitako 

    itatse igihangano. Iminozanganzo ishobora kuba ishingiye ku mikoreshereze 

    y’amajwi, imyubakire y’interuro cyangwa se ku nshoza (igisobanuro).

    II.5.2. Amwe mu moko y’iminozanganzo

    1. Iminozanganzo ishingiye ku njyana

    a) Injyana ishingiye ku isubirajwi/isubiramugemo

    Isubirajwi ni isubiramo rya hafi ry’ijwi rifite irindi riribanziriza bisa cyangwa bijya 

    gusa ku buryo bibyara ikintu cy’urujyano mu kuryohera amatwi. Hari ingeri nyinshi 

    z’isubirajwi: Isubirajwi ritagenerwa buri gihe umwanya runaka, isubirajwi ku 

    ntangiro y’imikarago, isubirajwi ryo mu bice bihera, isubirajwi ry’umushumi. Mu 

    gisigo «Ukwibyara», umusizi Nyakayonga ka Musare akoresheje izo ngeri z’injyana 

    ishingiye ku isubirajwi.

    Ingero:

    Biru b’imirama 

    Muhimbye imiriri

    Muvugirize imirenge. (umukarago 418-420)

    Mwitwa ingendutsi

    Mwatubereye imbyeyi

    Muri abami b’akamazi (umukarago 37-39)

    Mumuhe urubanza

    Mureke abanze

    Nabanze Nyamugenza

    Umwami w’i Muganza (umukarago 222-225)

    Cyungura Umwami wo ku Cyuma

    Azanye Cyubahiro

    Yitwa kihabugabo. (Umukarago184-185)

    b) Injyana ishingiye ku isubirajambo

    Umusizi akoresha isubirajambo iyo isubirajwi rigaruka mu ijambo bihuriye

    ku gicumbi kimwe n’iryaribanjirije cyangwa se ijambo ryose uko ryakabaye

    rikagaruka.

    Ingero:

    Ukwibyara gutera ababyeyi ineza

    Batambira b’ineza. (umukarago 1-2)

    Ntibagira amavu

    Ntibagira amajyo

    Ntibagira imbuto izaberera (umukarago 403-405)

    2. Imizimizo/imivugo

    a) Igereranya

    Umusizi afata ibintu bifite icyo bihuriyeho akabisobanuza ikindi agereranya 

    akoresheje uko bisangiye imisusire, imigenzereze, umumaro n’ibindi. Igereranya 

    rikoresha amagambo: nka, boshye, kimwe na... Ashobora kugereranya ikintu kimwe 

    n’ikindi, cyangwa ikintu kimwe n’ibindi byinshi.

    Ingero:

    Wadukamiye amata angana imvura (Umukarago 54)

    Yadutunze nka Nyiratunga (umukarago 78)

    b) Imibangikanyo

    Umunozanganzo w’umubangikanyo urakoreshwa cyane mu bisigo. Umusizi

    akurikiranya amabango (imikarago) nibura abiri cyangwa se amagambo abiri 

    yuzuzanya, avuguruzanya cyangwa akurikiranya ibitekerezo bisa ku buryo

    bw’umusubizo. Habaho umubangikanyo w’umusubizo, umubangikanyo wuzuza/

    nsobanuzi n’umubangikanyo w’inshyamirane/imbusane.

    - Umubangikanyo w’umusubizo: umusizi akurikiranya imikarago ku buryo 

    ikivugwa kiri mu mukarago ubanza cyangwa mu gice kimwe cy’umukarago 

    gisubirwamo mu mukarago ukurikira cyangwa mu gice gikurikira cy’uwo 

    mukarago.

    Urugero:

    Winyita impezi

    Sindi uwo guhera. (Umukarago wa 359-360)

    - Umubangikanyo wuzuza/nsobanuzi: Umusizi akurikiranya imikarago 

    cyangwa ibice by’imikarago ku buryo ikintu yavuze mu mukarago wa mbere 

    cyangwa mu gice cy’umukarago cya mbere agisobanura cyangwa se akavuga 

    impamvu yakivuze mu mukarago ukurikira cyangwa mu gice cy’umukarago 

    gikurikira.

    Urugero:

    Ndi umupfumu wa Nyamurorwa

    Mpora nkwereza nkaburengwa. (Umukarago 381-382)

    Umusizi aratanga ingingo mu mukarago ubanza ukurikiyeho agatanga impamvu.

    - Umubangikanyo w’inshyamirane: umusizi akurikiranya imikarago 

    cyangwa ibice by’imikarago ibitekerezo biri muri iyo mikarago cyangwa ibyo 

    bice by’imikarago bivuguruzanya.

    Ingero:

    Umuhinza wari uhanze

    Yuhi aramuhangamura (Umukarago wa 249-250)

    Umwanzi agucira akobo

    Imana igucira akanzu.

    c) Iyitirira

    Umunozanganzo w’iyitirira ufata ikintu ukakitirira ikindi kubera ko bifitanye 

    isano. Icyo gihe ijambo rifata umwanya w’irindi rikagira inyito nshya kandi n’iyo 

    ryari risanganywe ritayitakaje. Ukoresha iyitirira ashobora gufata agace kamwe 

    k’ikintu akakitirira icyo kintu cyose, gufata ikintu cyabaye akakitirira impamvu 

    yacyo, gufata ikintu akakitirira igikoresho kirimo n’ibindi. Mu gisigo «Ukwibyara» 

    Nyakayonga ka Musare yakoresheje iyitirira cyane.

    Ingero:

    Cyungura umwami wo ku Cyuma (umukarago 183)

    Ku Cyuma: ni ku Nyundo. Inyundo iba ari icyuma. Bayitiriye icyo ikozemo maze

    ahantu hitwa i Nyundo bahita ku Cyuma.

    Mutazimbwa yica Mazuba (umukarago 261)

    Mazuba: ni Umwami Mutaga III Sebitungwa w’i Burundi. Umutaga bivuga umunsi 

    (amanywa); noneho bigashyirwa ku zuba kuko izuba riva ku manywa maze Mutaga

    akitwa Mazuba. I Bugabe bwa Muruzi (umukarago 274)

    Muruzi: ni mu Ndorwa. Kurora bivuga kimwe n’igicumbi k’inshinga nkene -ruzi.

    Harimo umuzimizo w’iyitirira kuko “-rora” na “-ruzi” bifite igisobanuro kijya kuba 

    kimwe.

    d) Ihwanisha

    Ihwanisha rijya kumera nk’igereranya. Mu ihwanisha ikigereranywa n’ikigereranyo 

    biba bihuje maze ugasa n’ubinganyisha. Kimwe gishobora gufata umwanya w’ikindi 

    cyangwa kikagisimbura. Mu gisigo “Ukwibyara”, umunozanganzo w’ihwanisha 

    warakoreshejwe cyane:

    Urugero:

    Muri imanzi z’uburezi

    Muri ibirezi byamye i Buriza na Buremera

    Muri abaremere b’i Tanda

    Muri abature b’i Tenda (umukarago 41-44)

    Muri iyo mikarago ikigereranywa ni abami. Abami barahwanishwa n’imanzi 

    z’uburezi n’ibirezi byamye i Buriza na Buremera, n’abaremere b’i Tanda, n’abature

    b’i Tenda.

    e) Ishushanya

    Iyo urebye usanga ishushanya ari ryo rigize umutima wo gusiga kuko ari ryo rikoreshwa 

    cyane. Ni uburyo bwo gusobanura cyangwa kwerekana ikintu wifashishije imvugo 

    isa n’ica amarenga ukurikije uko icyo usobanura giteye cyangwa se uko ukiyumvisha.

    Ingero:

    Mumera amaboko arabakamira (umukarago 15)

    Muri uyu mukarago harimo ishushanya: amaboko ntamera. Bishushanya ko

    bagize umuryango.

    Kurya mucurwa n’inyundo ziramye (umukarago 30)

    Ni ishushanya kuko abantu badacurwa ahubwo barabyarwa. Bishatse kuvuga

    ko babyarwa n’ibihangange”.

    Abagusigaranye imbuto n’intanga (umukarago 62)

    Bishushanya abagusigiye kubyara no kororoka…

    f) Igerura cyangwa impirike

    Ni ukuvuga ikintu ugabanya cyangwa wongera agaciro kacyo usa n’ushyiramo

    ikinyabupfura. Urugero, aho kugira ngo uvuge ko ikintu ari kibi, ukavuga ngo si

    kiza, ikintu kinuka ukavuga ngo gihumura nabi, umuntu wangana ukavuga ngo

    agira urukundo ruke. Nyakayonga ka Musare, mu gisigo “Ukwibyara” yakoresheje

    igerura.

    Urugero:

    Bwobabuke, bwanzabuke (umukarago 228)

    Umusizi ashaka kuvuga ko Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura atagira ubwoba,

    atagira ubugugu ahubwo agira ubuntu.

    g) Itizabuntu

    Ni umunozanganzo ufitanye isano cyane n’ishushanya. Gusa mu itizabuntu umusizi 

    aha ishusho ibintu cyangwa inyamaswa, imyumvire, imikorere nk’iy’umuntu:

    Urugero:

    Adusendera imisaka ya rusenge (umukarago 28)

    Imisaka ntishobora gusendwa. Ubundi hasendwa umugore. Harimo itizabuntu.

    Harimo kandi n’ishushanya. Birashushanya ko Umwami Ruganzu II Ndoli yabakuye 

    mu bwirabure.

    h) Umusarabiko: 

    Ni umunozanganzo ukoresha interuro ku buryo agace gatangira intondeke ya mbere 

    usanga ari ko gasoza intondeke ya kabiri, agasoza intondeke ya mbere kakaba ari 

    na ko gatangira iya kabiri. (Ku buryo usanga izo ntondeke zombi zisa n’izikora ikintu 

    kimeze nk’umusaraba cyangwa ikimenyetso cyo gukuba). 

    Urugero:

    Kera isake yari isaha

    Kera isaha yari isake

    i) Ikabya: 

    Ni uburyo bwo gukabiriza igitekerezo ku buryo umuntu yumva ibivuzwe bisa n’aho 

    bitashoboka cyangwa se birengeje urugero.

    Urugero:

    Wadukamiye amata angana imvura.

    3. Imigoronzoranganzo

    a) Umubirinduro

    Umusizi aba yakoresheje umubirinduro iyo yahinduye uko amagambo asanzwe

    akurikirana mu nteruro nk’iryari iburyo rikaza ibumoso.

    Urugero:

    - Bukurirwe umwami ubwatsi (umukarago 335):

    Mu bisanzwe yagombye kuvuga: “Ubwatsi bukurirwe Umwami”.

    - Yaramutse umuvumbi imvura. 

    Mu bisanzwe yagombye kuvuga: “ Imvura yaramutse umuvumbi ”.

    b) Iyambukanya

    Aho kugira ngo interuro irangirane n’umukarago, irangirira ku mukarago

    ukurikiyeho.

    Ingero:

    - Ge wasanze ingoro y’umwami

    Isetse, isusurutse

    Isa n’ingwa yera (umukarago 346-348)

    - Akwikiye mu nti z’imyifuzo

    Y’amaberuka atarakora hasi.

    - Kigasanga barageze

    Imigerwa myinshi.

    c) Irondora

    Umusizi avuga ibintu abikurikiranya kimwe ku kindi nta cyungo kirimo.

    Ingero:

    Muri intwari zitarutana,

    Muri bene iteka ritahava,

    Muri bene umutungo mwiza (Umukarago 47-49)

    d) Ikomora

    Abasizi bakoresha ikomora barema amagambo bahereye ku yandi, bakongeraho

    cyangwa bagakuraho uturemajambo. Inyito ishobora guhinduka cyane cyangwa

    buhoro.

    Ingero:

    Umuhinza wari uhanze

    Yuhi aramuhangamura (umukarago 249-250)

    Inshinga guhangamura (-hang-am-ur-a) ikomoka ku nshinga guhanga (-hang-a)

    kuko igicumbi ari kimwe. Ikomora rikoresheje ingereka –am na -ur-. Muri uru

    rugero inyito ntabwo yahindutse cyane

    Imyitozo

    Garagaza ubwoko bw’iminozanganzo dusanga muri iyi mikarago uvuge n’icyo 

    umuhanzi yashakaga kuvuga muri iyo mvugo shusho. 

    1. Umwami uhawe uruharo

    Arwigiza imbere.

    2. Wadukamiye amata angana imvura

    3. Kurya mucurwa n’inyundo ziramye

    Umuganura uturuka muri Kanama

    Uturukijwe no kwa Myaka

    Ari bo bo kwa Musana

    Bakaza kwaka amasuka

    5. Bakabwira Umutsobe ubatwara

    Akaza n’ibwami

    Umwami akicara ikambere

    Ari kwa se cyangwa kwa sekuru

    Akicara mu kirambi

    10. Ku ntebe y’inteko

     Umutsobe akazana amasuka

    Akwikiye mu nti z’imyifuzo

    Y’amaberuka atarakora hasi

    Ahambiriye mu kirago

    15. Maze Umutsobe akayahambura

    Umwami akayenda

    Akayafatira imbere ye

    Akayahereza Umutsobe 

    Ati: “ Genda uhinge weze”.

    20. Uwo kwa Musana akayasubiza mu kirago

    Akayasohokana mu nzu

    Yagera ku karubanda

    Akayaha ubonetse wese

    Akagenda ubwo

    25. Yagera iwabo i Bumbogo

    Ingoma zikayasanganira n’impundu

    Bagacanira ngo amasuka yaje  

    Abo kwa Musana rero

    Bakajya mu nkuka bakabiba

    30. Bagasubya imbuto bukeye

    Nuko bagahinga

    Ubwo ni muri Nzeri

    Bakabibana n’uburo 

    Mu kwezi kwa Mutarama

    35. Amasaka aba yeze

    Maze mu myijima yako

    Umurorano ukazana

    Amasaka mu nshuro y’agakangara

    Harimo uturo duke

    40. Bikaza ikambere 

    Umutsobe agatereka mu nzugi

    Umwami akaza gusohoka

    Bagaheza abari mu nzu bose

    Umwami akicara ku ntebe

    45. Umutsobe akamuhereza ya nkangara

    Umwami akayikora

    Umugabekazi akayikora

    Bakayijyana mu nzu

    Yo mu gikari yiherereye

    50. Bakazana urusyo bagasya

    Ifu yaboneka bakarika

    Bakavuga mu byibo bibiri

    By’ingore bitoya 

    Bukira bagatumiza mu nyubahiro

    55. Bakazana amata mu nkongoro z’imirinzi

    Bikaza ikambere 

    Bagaheza abatari abiru

    Umwami akarora akagira kane

    60. N’umugore we w’Umwega

    Utari mu mugongo akarora akagira kane 

    Twa twibo bakadushyira mu gicuba

    Bagatereka ku musego

    65. Inyuma ya Nyarushara

    Bukira umwami akakira

    Umugabo w’intarindwa

    Agahengera ingoma zitarabambura

    Agatindura cya gicuba

    70. Akijyanira umutsima akirira

    Bikaba aho

    Ukwezi kukajya gushira 

    Bakabariranya n’igihe

    Ukwezi kwa Gashyantare kuzabonekera

    75. Bakajya guhagurutsa igitenga 

    Akaza uwo kwa Musana

    Akabwira Umutsobe

    Ati: “Nje kwenda igitenga”.

    Bati: “Nuko”.

    80. Umutsobe akabivuga ibwami  

    Bakareba umukobwa wo mu 

    Bega akajya kwa Cyirima

    Ikambere amavuta y’inturire

    Wa mugeni wo mu Bega

    85. Akenda ya mavuta

    Akayabumbira mu ndiba y’igitenga

    Akagiha umugabo akagisohokana

    No mu rugo umwami arimo

    Ari kwa se ari kwa sekuru

    90. Ntibagombere aherewe  

    Umwami akicara mu kirambi

    Ku ntebe y’inteko

    Iserereyeho intama

    Yerejwe akiri umworozi 

    95. N’aho yimiye

    Kuko iyo yimye

    Atongera kwambara intama

    Yambara inka gusa  

    Bakakimushyira imbere

    100. Akagifata ku rugara rwacyo

    Afatanyije n’Umutsobe

    N’uwo kwa Musana

    Umutsobe akakibanzamo umutwe

    Hanyuma akagihereza uwo kwa Musana

    105. Na we akagishyiramo umutwe

    Bakirenza ku nzugi

    Bakagiha umugabo ubonetse wese

    Maze akakiremerwa 

    Ubwo impundu zigacura

    110. Abaja bakagiherekeza

    Ku mpundu nsa nta ngoma

    Kikagenda ubudasibira

    Ntikirare mu kiraro cy’Umutsobe 

    Gihaguruka ubwo kigenda

    115. Aho kiraye hose

    N’aho kinyuze ku gasozi

    Bakagiha impundu

    Kikambuka uruzi

    Kigasanga barageze

    120. Imigerwa myinshi 

    Ingoma n’impundu

    Bikagisanganira mu Bumbogo

    Bakakigera uwo munsi kikuzura

    Imigerwa bakayicuranura

    125. Kigahindukira uwo munsi

    Bavuza impundu inzira yose

    Abambogo bambura

    Bakubita rubanda 

    Bakaza barara mu bakungu

    130. Ku Bagesera no ku Bazigaba

    Aho kiraye bakazimana

    Utazimanye bakarusenya 

    Ndetse bahura n’amakoro

    Ajya ibwami

    135. Cyangwa ingemu z’abatware

    Bakabyambura ntibirengerwe  

    Kikarara ku Mutsobe

    Kigasanga barasigaye batora abakwe

    Uwatahaga akarorera

    140. Abatware bagatumira amata bose

    Ibicuba by’ibwami bigatindwa

    Cyagera ku Mutsobe

    Ingoma yabo yo ku kiraro ikagisanganira

    Bakarara aho

    145. Mu gitondo akazana ikimasa

    Akazimana Abambogo

    Ingoma z’imivugo z’ibwami

    Zikaza ku kiraro

    Zikimara kubambura

    150. Zahagera zikavuga

    Kigahaguruka ku manywa hakeye  

    Ubwo amavuta y’inturire

    Bakayashyira mu kidakombwa

    Bakagishyira mu njishi y’igisabo

    155. N’urugata rw’ibikangaga by’ibishikurano

    Amavuta aba yuzuye abumbiriye

    Akajya kwa Cyirima

    Akaba ari ho bayakorera

    Agaterekwa mu gicuba

    160. Umuganura ugahaguruka

    Abahungu bambaye impu

    Ab’abakwe bagisanze ku Mutsobe

    Umugeni wo mu Bega

    N’uwo mu Batsobe

    165. Bari kwa Cyirima

    Ingoma bakazishyira mu ngobyi zigahekwa

    Uko zisumbana

    Wa mugeni wo mu Bega

    Agahekwa azikurikiye

    170. N’uw’Umutsobe agataho

    Na cya gicuba kigataho

    Bikaza no ku karubanda

    Ingoma igahura n’umuganura

    Bakazana amaboko ya Karinga

    175. Bakazana n’ay’umuganura

    Bakabisanganya bigakorana 

    Karinga igahita

    N’izindi ngabe

    Ingoma zikavunura

    180. Zikajya mu rugo umwami arimo

    Na za ngobyi z’abageni

    Cya gicuba kigasigara ku karubanda

    Kigakurikira insyo

    Zavuye ku Mutsobe

    185. N’intango z’i Buhanga ebyiri

    Zigakurikira cya gicuba n’umwuko

    Ingobyi z’abageni

    Bakazururukiriza mu nkike 

    Ikambere umwami agaherezwa 

    Inyundo n’urushingo

    190. Akicara mu muryango

    Ku ntebe y’inteko

    Akambara inganji

    Umuheto ukamujya imbere

    Akaramutswa akambara igikondo

    195. Ingabe zigataha

    Zigaherezwa ateyeho ibihubi

    Zikajya ku ruhimbi

    Umuganura ugataha

    Yambaye inyonga z’umuganura mu nda 

    200. N’igikondo n’ishyira 

    Umuganura wajya kugera

    Ku nkingi ya kanagazi

    Bakareba uwo kwa Myaka

    Agashyira injishi ku mutwe 

    205. Agashyira igitenga ku mutwe

    Agatirimuka ku nkombe y’igitabo akavamo

    Bakagitereka imbere y’umwami 

    Bakazana Rugina

    Ni iy’ubuki yo kwa Myaka

    210. Bagasuka mu ruho runini

    Bagarura mu kabindi

    Umutsobe agapfukama inyuma yacyo

    Umwami atetse imbere yacyo

    Bakagisokoza bombi

    215. Bakazana ibyibo bine by’ingore

    Umwami akabishyirishamo amashyi

    Adaha mu gitenga

    Afatanyije n’Umutsobe

    Bakabyuzuza uko ari bine

    220. Igitenga kikajya haruguru

    Mu ruhimbi hino y’ingoma

    Bagateraho insyo ebyiri

    Bagasya berekeje mu ruhimbi 

    Bakazana Rugina

    225. Umwami n’Umutsobe bakayibyirura

    Bakagira kane

    Umwami akayisogongera

    Bakayitera ku musego 

    Uwo mu Ntarindwa akajya hanze

    230. Akazana amashyiga

    Agashyigikira ageraho inkono

    Byatungana umwami akaza

    Bakazana imirembe n’ishyoza 

    Bagafatira mu mutwe wa rwa ruho

    235. Bagasuka amazi muri rwa ruho 

    Umwami agapfukama

    Imbere ya ya nkono

    Agasukamo ya mazi

    Rimwe kabiri gatatu kane gatanu

    240. Gatandatu karindwi

    Umunani ikenda

    Akarundura atyo  

    Nyina akaza

    Akagenza atyo

    245. N’umugore w’umwami 

    N’Umutsobe 

    N’uwo kwa Musana 

    Bakazana inkwi z’imirama

    Umuntu wese agacanira

    Iburyo bw’iyo nkono

    250. Yamara gushya bagaturira

    Umwami akaza n’imbere yayo

    Akayikomera mu mashyi apfukamye

    Yarangiza agahaguruka  

    Nyina akagira atyo 

    255. N’umugore we

    N’Umutsobe 

    N’uwo kwa Mumbogo

    Bikitwa ngo ireze

    Bakazana bya byibo

    260. Byuzuye ifu uko ari bine

    Umuja akadahanura

    Umwami agafatanya n’mugore n’Umutsobe 

    Bagaturira bakagira kane

    Umugore akaza akarangirizamo

    265. Bagafatanya bose kandi

    Bagashyiramo umwuko

    Barangiza bagahaguruka

    Bagahereza umuja akavuga  

    Umuja yamara guhisha

    270. Umugore w’umwami agahaguruka agahakura

    Akabanza mu kibo cy’umwami 

    Bagahakura bakacyuzuza

    Bakakireka

    Bagahakurira no mu bindi

    275. Bajya kurangiza

    Wa mugore akagaruka

    Agafatanya na wa muja

    Umutsima munini ugasigara ku mwuko 

    Ubwo hanze umwami yamara guturira

    280. Ajya kurima amasuka

    N’abakwe n’Abambogo 

    Hakazabanza umwami n’Umutsobe 

    N’uwo kwa Mumbogo bakarima

    Abandi bakabona kurima

    285. Barangiza kuvuga

    Ibyo kurima bikarorera

    Ubwo bakazana amata y’inyubahiro

    Mu nkongoro z’imirinzi ebyiri

    Umwami akambara igikondo

    290. N’inyonga zawo

    Akicara ku ntebe y’inteko 

    Bakazana cya kidakombwa

    Mu njishi y’igisabo 

    Umutsobe akazana umwuko

    295. Uriho wa mutsima

    Agapfukama imbere ye

    Umwami akendaho

    Yabanje kunywa kabiri

    Ku mata y’inyubahiro 

    300. Umutsima akawukoza mu kidakombwa

    Akagira kane agahaguruka

    Akongera agasoma amata

    Umugabekazi akaza

    Akazanirwa ikibo ke 

    305. Agakoza mu kidakombwa

    Akagira kane

    Umugore w’umwami akaza

    Akenda ku kibo cy’umwami

    Akabigenza atyo

    310. Umutsobe akenda ike kibo

    Akagira kane

    Uwo kwa Mumbogo

    Akenda ku ke kibo

    Bakavanaho ibyo

    315. Umwami akajya ku buriri

    Kwakirana na wa mugore w’Umwega

    Wa mugeni w’Umutsobekazi

    Agahagarara mu rwuririro

    Akamuha impundu

    320. Ntihagire Umutsobe urara mu rugo

    Kabone n’uw’akana 

    Bose bagataha 

    lngoma zikarara aho

    Zikazinduka zijya kwa Cyirima

    325. Igitenga bakidashye

    Kikajyayo n’ikidakombwa 

    Amavuta akajya mu kavure k’indembere 

    Wa mugeni wo mu Bega

    N’uwo mu Batsobe

    330. Bakajya kwa Cyirima bakicarayo

    Ikoro ry’i Bumbogo rigahita

    Rijya kwa Cyirima mu gikari

    Amakoro y’amata y’abatware agahita  

    Bakazana ibicuba

    335. Bibiri bya Rwimana

    Bakazana amavuta y’inturire

    Akabanza mu gicuba kibanza

    Bakuzuzaho andi

    Igisigaye bagashyiramo amata

    340. Ayo babonye yose

    Bakagaburira Abambogo

    Hakabanza ab’impuzu

    Bakisiga ya mavuta

    N’abanywa ayo mata

    345. Bakagumya kuyakomera 

    Bakahabikirira imfizi

    Ivuye mu Ndwanyi

    Ab’imyanya y’inzoga n’amata

    Bo mu banyamihango aho

    350. Inka zigataha z’inyambo

    Z’Abanyansanga n’amabara

    Ibirori bikirirwa aho

    Bikarara aho

    Bikarangirizwa n’uko ingoma

    355. Zisigwa wa mukamo wa ya Ndwanyi

    Ibirori by’umuganura bikarangira bityo 

    Ku ngoma y’abami b’inka

    Iyo igitenga gitashye ku Mutsobe

    Ingoma imwe n’ishako biragisanganira

    360. Bwacya mu gitondo

    Ingabe n’abageni bombi

    Bikaza ku kiraro cy’umutsobe

    Karinga n’ingabe zindi

    Zikagenda imbere

    365. Abakobwa inyuma

    Hagaheruka ikidakombwa 

    Bagasanga babaze imfizi

    Iturutse mu Ndwanyi

    Ingoma n’abageni bikinjira mu nzu

    370. Zikajya mu ruhimbi

     Abagore mu kirambi  

    Umutsobe akazana inzoga n’amata 

    Agatereka imbere y’ingoma 

    Agasogongera agaha Umwenenyabirungu

    Umwenenyabirungu akaziterura

    375. N’amata byose n’inyama 

    Bikagaburirwa abiru 

    Ingabe zigasohoka

    Zigateza urugamba ku gitabo

    Umwenenyabirungu akaziraba

    380. Umukamo wa ya mfizi mu ruhanga

    Yamara kuzisiga

    Bakazishyira mu ngobyi

    Igitenga kigasohoka

    Kigahekwa na cyo

    385. Kikajya imbere y’ingabe 

    Bagasanga umwami ikambere.

    II.6.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Inzira y’umuganura”, ushakemo amagambo 

    udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko 

    wifashishije inkoranyamagambo.

    Imyitozo

    1. Koresha mu nteruro amagambo akurikira dusanga mu mwandiko: 

    a) Ku karubanda

    b) Gusanganira 

    c) Kurora

    d) Bakarika

    e) Abambogo

    2. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje amagambo akurikira: 

    a) hakura, b) barabyirura, c) inkongoro z’imirinzi, d) ikidakombwa.

    Imyitozo

    II.6.2. Gusoma no Kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Inzira y’umuganura” hanyuma usubize ibibazo 

    bikurikira.

    1. Inzira y’umuganura yatangiraga mu kuhe kwezi?

    2. Umuganura watangizwaga n’uwuhe muhango? Waberaga he? 

    Ugatangizwa n’uwuhe muryango?

    3. Ni uwuhe muhango wakorwaga n’umwami mbere yo guhinga?

    4. Ukurikije umwandiko, n’uko usanzwe uzi umuhango w’umuganura, 

    wavuga ko umuganura watangiraga gutegurwa ryari? 

    5. Inzira y’umuganura yarangiriraga he? Yarangiraga ite?

    6. Ibirori by’umuganura nyirizina byatangizwaga na ba nde?

    II.6.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Inzira y’umuganura” hanyuma usubize ibibazo 

    bikurikira:

    a) Inzira y’umuganura iri mu buhe bwoko bw’ubuvanganzo? Sobanura 

    igisubizo cyawe.

    b) Umwandiko “Inzira y’umuganura” uvuga ku bijyanye n’amafunguro. 

    Ugendeye kuri uwo mwandiko, wavuga iki ku muco wo kunywesha 

    imiheha mu kibindi?

    c) Gereranya ibyo twabonye byakorwaga mu nzira y’umuganura mu 

    Rwanda rwo hambere n’uko ibirori by’umuganura byizihizwa kuri ubu. 

    Sobanura akamaro k’umuganura.

    d) Hanga umuvugo wigana imwe mu ngeri z’ubuvanganzo wize maze 

    ukoreshemo iminozangazo inyuranye, uzawuvugire mu ruhame imbere 

    ya bagezi bawe.

    II.7. Ubwiru 

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Inzira y’umuganura, witegereza imiterere yawo. 

    Uhereye ku miterere yawo n’ibivugwamo, kora ubushakashatsi utahure 

    ishoza y’ubwiru n’inzira z’ubwiru zabagaho mu Rwanda.

    II.7.1. Inshoza y’ubwiru 

    Ubwiru ni urusobe rw’imihango/amategeko yakorwaga n’umwami n’abiru. Iyo 

    mihango yakorwaga mu ibanga kandi ikagira amagambo yihariye agendana na yo. 

    Iyo mihango bayitaga inzira z’ubwiru.

    II.7.2. Inzira z’ubwiru

    Inzira z’ubwiru zari 18 ariko izashoboye gutahurwa ni 17 kuko iya 18 ari yo “Inzira 

    y’imfizi y’ibwami” itashoboye kuboneka.

    Izabonetse ni izi zikurikira:

    1. Inzira ya rukungugu: yavugaga ibyerekeye amapfa; igihe nyine habaga 

    hateye amapfa. Yakorwagamo imihango ijyanye no gusaba imvura.

    2. Inzira ya kivu: igihe habaga hateye umwuzure; iyo nzira yari iyo gutsirika 

    imyuzure no gusaba umucyo.

    3. Inzira y’inzuki: yari igamije irumbuka ry’inzuki mu gihe ubuki bwagumye, 

    igakorwa igihe cyo kwagika imizinga no guhakura.

    4. Inzira ya muhekenyi: yari igamije gutsemba indwara z’ibyorezo z’inka 

    n’ibindi byonnyi.

    5. Inzira y’umuhigo: ni igihe cyakorwagamo imihango yo guhiga inyamaswa.

    Izi nzira uko ari 5 zari zigize imihango ikorwa igihe ikenewe gusa; nta gihe 

    gihamye yari ifite.

    6. Inzira y’umuriro: yari igamije kubyarira umuriro. Ni ukuvuga ko bacanaga 

    bundi bushya umuriro wa Gihanga wibutsaga iyimikwa ry’abami b’umuriro 

    ari bo ba Yuhi. Iyo nzira yari igamije kongera inka n’abantu mu Rwanda, 

    igakorwa n’umwami witwa Yuhi.

    7. Inzira ya Gicurasi: habaga igisibo cyo kwibuka urupfu rwa Ndahiro II 

    Cyamatare; umwijima wa Gicurasi washushanyaga urupfu, naho iboneka 

    rya Kamena rigashushanya uburumbuke n’ubuzima. Iyi nzira yarangizaga 

    imihango yo kwirabura no kwera ngo u Rwanda rurumbuke.

    8. Inzira y’umuganura: yari inzira igenga imihango yo kuganura. Habaga 

    umuhango wo kuganuza umwami ku mbuto zeze mu Gihugu.

    9. Inzira y’ishora: yari inzira igenga imihango yo gushora. Yibutsaga iyimikwa 

    ry’abami b’inka ari bo ba Mutara na Cyilima.

    10. Inzira y’inteko: yari inzira igenga imihango yo gukora inteko zo gutabara 

    igihe cyo kurwanirira ingoma.

    11. Inzira yo kwambika ingoma: Iyo ingabo z’u Rwanda zatsindaga igihugu 

    runaka, bambikaga ingoma ibinyita (ibishahu).

    12. Inzira yo kwasira: iyo mihango yagengaga uburyo bunyuranye bwo 

    kwambika ingoma.

    13. Inzira y’inkiko yabyaye umugaru: yagengaga iby’inkiko z’u Rwanda 

    yakorwaga igihe cyo kwagura imipaka.

    14. Inzira y’urwihisho: yibutsaga igihe k’ibitero bikaze by’u Rwanda n’u 

    Burundi; iyo umwami w’u Burundi yabaga yapfuye, umwami w’u Rwanda 

    yagombaga kumara iminsi 8 ahantu atabonana n’umugore kandi akiragiza 

    abakurambere.

    15. Inzira y’ikirogoto: yari ikubiyemo ibijyanye n’umuhango wo gutabariza 

    umwami w’u Rwanda (kumushyingura) igihe yabaga yatanze.

    16. Inzira y’urugomo: yakorwaga igihe cyo kugaba ibitero ku bantu bagomeye 

    ingoma.

    17. Inzira y’iyimika: yavugaga uburyo umwami yimikwa igihe umwami 

    yatangaga, bagiye kwimika undi.

    18. Inzira y’imfizi z’i Bwami: iyo nzira y’imfizi z’i Bwami ntirashobora 

    kuboneka.

    Inzira z’ubwiru zirangwa n’uko zifite iminozaganzo itandukanye byerekana ko ari 

    ubuvanganzo, uturango twerekana ko ari umwandiko wo mu buvanganzo nyemvugo 

    n’ibikorwa by’umwami n’abiru byerekana ko ari ubuvanganzo nyabami. 

    II. 7.3. Akamaro ko kwiga ubwiru

    Kwiga ubwiru bifite akamaro kuko bituma Abanyarwanda bamenya amateka yabo, 

    bigatuma bubaka ejo hazaza. Harimo kumeya amabanga y’imitegekere y’Igihugu, 

    imihango inyuranye yakorwaga ibwami n’uturango tw’ubusizi nyarwanda. Umuntu 

    kandi ashobora guhera kuri iyo nganzo agahanga agendeye ku nsanganyamatsiko 

    zo muri iki gihe

    Imyitozo

    1. Garagaza inzira eshatu mu nzira z’ubwiru zabayeho mu Rwanda 

    usobanure n’icyo zavugagaho.

    2. Sobanura akamaro k’ubwiru mibereho y’Abanyarwanda.

    Imyitozo

    II.8. Ubucurabwenge

    Igikorwa

    Kora ubushakashatsi utahure inshoza y’ubucurabwenge, ugaragaze 

    urutonde rw’abami n’abagabekazi babo kandi ugaragaze n’akamaro ko kwiga 

    ubucurabwenge.

    II.8.1. Inshoza y’ubucurabwenge

    Ni umuvugo muremure wavugaga ibisekuru by’abami n’abagabekazi. Abawufataga 

    mu mutwe bitwaga abacurabwenge. Ubucurabwenge bwarangwaga n’uko buvuga 

    ibisekuru by’abami n’abamikazi mu buryo buryoheye amatwi.

    II.8.2. Urutonde rw’abami b’u Rwanda n’abagabekazi babo

    Ubucurabwenge bwigisha ko u Rwanda rwimye abami 44, kuva ku ngoma za mbere 

    kugeza ku ya Mutara Rudahigwa, kuko Alexis Kagame yabwiwe Ubucurabwenge ku 

    ngoma y’uwo mwami, aba ari we aheraho. Ayo mazina yose yarondorwaga mu gihe 

    k’imihango yo kwimika umwami. Bavugaga amazina y’umwami n’ay’umugabekazi 

    bamaze kwimika, bakarondora n’aya ba se na ba nyina, n’ibisekuruza byabo bombi, 

    bagakomeza batyo ku bami bose, kuzageza kuri Nkuba, ari we Shyerezo, akaba 

    inkomoko y’Abami b’u Rwanda. Ayo mazina murayasanga mu gice kiyarondora 

    nk’uko Alexis Kagame yayanditse mu Nganji Kalinga (Amasekuruza y’Abami 

    b’u Rwanda). Reka dufate ay’abami n’abagabekazi gusa, tutavuze ibisekuruza 

    by’abagabekazi, maze tuyakurikiranye, dukurikije bya bihembwe tumaze kuvuga: 

    Abami b’Ibimanuka, Abami b’Umushumi, Abami b’Ibitekerezo.

    a) Abami b’ibimanuka

    Duhereye ku nkomoko y’Abanyiginya, Shyerezo, Nkuba, dore amazina y’Ibimanuka:


    b) Abami b’Umushumi, n’Abagabekazi babo:

    1. GIHANGA Ngomijana + Nyiragihanga

    Nyirarukangaga

    2. Kanyarwanda Gahima + Nyirakanyarwanda Nyamususa

    3. Yuhi Musindi + Nyirayuhi Nyamata

    4. Rukuge + Nyirarukuge Nyirankindi

    5. Nyarume + Nyiranyarume Nyirashyoza

    6. Rumeza + Nyirarumeza Kirezi

    7. Rubanda + Nyirarubanda Nkundwa

    8. Ndahiro Ruyange + Nyirandahiro Cyizigira

    9. Ndoba Samembe + Nyirandoba Monde

    10. Nsoro Samukondo + Nyiransoro Magondo

    11. Ruganzu Bwimba + Nyiraruganzu Nyakanga

    C). Abami b’Ibitekerezo n’Abagabekazi babo:

    1. Cyirima Rugwe + Nyiracyirima Nyakiyaga

    2. Kigeri Mukobanya + Nyirakigeri Nyankuge

    3. Mibambwe-Mutabazi Sekarongoro + Nyiramibambwe Nyabadaha

    4. Yuhi Gahima + Nyirayuhi Matama

    Ndahiro Cyamatare + Nyirandahiro Nyirangabo

    Ruganzu Ndori + Nyiraruganzu Nyirarumaga

    5. Mutara Semugeshi + Nyiramavugo Nyirakabogo

    6. Kigeri Nyamuheshera + Nyirakigeri Ncenderi

    7. Mibambwe-Mutabazi Gisanura + Nyiramibambwe Nyabuhoro

    8. 8. Yuhi Mazimpaka + Nyirayuhi Nyamarembo

    Karemera Rwaka + Nyirakaremera Rukoni

    9. Cyirima Rujugira + Nyiracyirima Kirongoro

    10. Kigeri Ndabarasa + Nyirakigeri Rwesero

    11. Mibambwe Sentabyo + Nyiramibambwe Nyiratamba

    12. Yuhi Gahindiro + Nyirayuhi Nyiratunga

    13. Mutara Rwogera + Nyiramavugo Nyiramongi

    14. Kigeri Rwabugiri + Nyirakigeli Murorunkwere

    15. Mibambwe Rutarindwa + Nyiramibwambwe Kanjogera

    16. Yuhi Musinga + Nyirayuhi Kanjogera

    17. Mutara Rudahigwa + Nyiramavugo Kankazi

    18. Kigeri Ndahindurwa + Nyirakigeri Mukashema

    Ikitonderwa: Muri uru rutonde, amazina y’abami adafite inomero ni amazina 

    yagize ibyo anengwa bituma atarakomeje kwitwa n’abami b’u Rwanda. Ayo mazina 

    ni: 

    - Ndahiro: Iri zina ryakuwe mu rutonde rw’amazina y’abami b’u Rwanda kuko 

    Ndahiro Cyamatare yishwe na Nsibura Nyebunga, Umwami w’U Bunyabungo 

    akanamunyaga ingoma y’ingabe “Rwoga”. 

    - Ruganzu: Iri zina ryakuwe mu rutonde rw’amazina y’abami b’u Rwanda 

    kuko Ruganzu Ndori na we yaguye ku Rugamba. 

    - Karemera: Iri zina ryakuwe mu rutonde rw’amazina y’abami b’u Rwanda 

    kuko ryari izina ry’abami b’i Karagwe (muri Tanzaniya). Binaturuka kandi 

    ku mpamvu y’uko umwami Karemera Rwaka yatanze imburagihe bakavuga 

    ko iryo zina ry’amahanga ryamuteye umwaku rigatuma ingoma imurasa 

    agatanga. Kandi ngo yari yanayibye Cyilima Rujugira wari warahunze se 

    Mazimpaka na byo bimutera umwaku. 

    II.8.3. Akamaro ko kwiga ubucurabwenge

    Kwiga ubucurabwenge bifite akamaro kuko bituma Abanyarwanda bamenya 

    amateka yabo. Harimo kumenya uko abami n’abagabekazi bagiye bakurikirana, 

    ibijyanye n’imitegekere y’Igihugu cyacu n’uturango tw’ubusizi nyarwanda. Umuntu 

    yabwigiraho kumenya igisekuru ke kandi ashobora guhera kuri iyo nganzo agahanga 

    agendeye ku nsanganyamatsiko zo muri iki gihe.

    Umwitozo

    Sobanura ubucurabwenge n’akamaro ko kubwiga.

    II.9. Umwandiko: Isabwa rya Mukandahiro


    Hari mu gitondo, mu rugo rwo kwa Rugendo biteguye isabwa ry’umukobwa wabo 

    Mukandahiro. Nyuma yo gutegura ibyicaro no kwicaza abasangwa, abashyitsi baba 

    barahasesekaye babukereye. Bahabwa ibyicaro n’ababishinzwe, maze baratangira 

    baraganira: 

    Umuhuza w’imisango: Nk’uko mubibonye, mu kanya haje umushyitsi. 

    Ntaratwibwira nubwo nge mbona amaso atari aya, icyakora yahindutse, uko yari 

    asanzwe atemberera muri uru rugo ndabona atari ko yaje. Yaje agaragiwe n’imbaga, 

    kandi ubundi yazaga wenyine cyangwa akazana n’abandi bantu nka babiri gusa. 

    Nyakubahwa umukuru w’umuryango wa Rugendo rero, aba bashyitsi baje si nge 

    wabaha ikaze mu rugo rwawe kandi uhibereye, reka nguhe umwanya ubahe ikaze 

    nibiba ngombwa uraza kubaha umwanya batubwire ikibagenza. 

    Umusangwa mukuru: Tubahaye ikaze bashyitsi bahire. Mu muryango wa Rugendo 

    dukunda gusabana, mudusanze twibereye mu busabane busoza umwaka. Amazimano 

    arahari, abahungu bange nibabazimanire. Simbise abavumba n’ubundi ibiryoha ni 

    ibisangiwe, nimwumva mushize inyota muritahira dusigare mu busabane bwacu.

    Umuhuza w’imisango: Nyamara nubwo ntasoma ku mitima y’abantu, ariko uyu 

    mushyitsi ndabona asa n’urimo gusaba ijambo, reka tumuhe umwanya ndabona 

    asa n’ushakaga kutubwira ikimugenza.

    Umukwe mukuru:

    Murakoze, mbere na mbere mbanje kubashimira uko mwatwakiriye muri ubu 

    busabane bwanyu. Abo twazanye nimumfashe tubashimire. (Amashyi ngo 

    kacikaci!) Muragahorana amazimano! Uwenze iyi nzoga mutwakirije, igikatsi 

    yagitsikamiye neza ntiyashakiye ubwinshi mu mazi. Nshimye uko unzimaniye 

    uretse ko bitanantunguye, buri gihe iwawe n’iwange turazimanirana. Hambere 

    twagize umugisha, Imana itanga iwacu ndetse n’iwanyu iraturemera, iduhangamo 

    urukundo, imaze kutwita amazina tuvuye mu ngaragu, iduha kubyara hungu na 

    kobwa, iduha gutunga no gutunganirwa. Mu bana rero bavutse mu muryango 

    wa Bazinura, ari na wo mpagarariye, harimo abahungu n’abakobwa, ariko umwe 

    mu bahungu yaraje aransanga angezaho ikifuzo ko atagishaka gukomeza kwitwa 

    ingaramakirambi, ko twamushakira akitwa umugabo. Tumushakira umuranga, 

    araza aha iwanyu ararambagiza, aturangira umugeni muri uru rugo. Muri make, 

    twaje kubasaba umugeni witwa Mukandahiro.

    Nge narigenzuye, nsanga nta mpamvu n’imwe ihari yatuma mutampa umugeni, 

    cyane ko atari n’ubwa mbere naba nje gusaba muri uyu muryango. Nzi neza ko 

    ntagira ibyaha yewe n’iyo haba hari igicumuro natanga ikiru, ariko ibyaha byatuma 

    munyima umugeni

    byo nta byo.

    Umusangwa mukuru:Ko hano tugira ba Mukandahiro benshi, urifuza 

    Mukandahiro wuhe? Dufite Karine,Viviyana, Suzana na Virijiniya. Abo bose ni ba 

    Mukandahiro.

    Umukwe mukuru: Ndasaba Mukandahiro Virijiniya.

    Umusangwa mukuru: Nabitegereje, nsanga izo mfura ndeba mwazanye 

    zicaye ku ntebe eshatu zibanza nta cyo nazivugaho, ni abantu b’indahemuka. 

    Cyakora abicaye kuri izo z’inyuma aho ntareba niba hari abantu bo mu muryango 

    wacu bajya batemberera ku Mugote no muri izo nshe zihegereye uwagira icyo 

    yabavugaho akivuge.

    Umwe mu basangwa:

    Murakoze kumpa ijambo. Hari umukobwa wacu waje ku Mugote ahamara 

    iminsi agaruka baramuteye inda. Ku bw’iyo mpamvu nge numva tutabashyingira 

    umukobwa wacu.

    Umukwe mukuru:

    Arakoze uriya ugaragaje icyo yita ko ari ikibazo. Cyakora ndagira ngo mbamare

    impungenge. Uwo mukobwa ndamuzi. Yaje mu muryango wacu tumufata neza, 

    turamugaburira, agaruka abyibushye mukeka ko bamuteye inda. Si inda yatewe,

    ahubwo yarahageze ibiryo by’iwacu biramuyoboka, anywa inshyushyu, anywa

    ikivuguto arabyibuha. Ahubwo ubu na Virijiniya tubasaba naza akahamara kabiri

    azabyibuha abatazi uko tugabura bazavuga ko yaje atwite.

    Umusangwa mukuru:

    Umugeni uramuhawe ariko ni umukobwa. (Ako kanya amashyi ngo kacikaci!) 

    Umukobwa wacu ni Mutumwinka. Nta kindi narenzaho, ibindi nawe urabyibwiriza. 

    Umukwe mukuru:

    Uhawe inka akura ubwatsi ariko uhawe umugeni arashimira. Ndagira ngo 

    ngushimire

    mbikuye ku mutima. Uragahore ubyara abakobwa. Nzanira iyo nzoga mwana wange

    mushimire! Uyu muryango mpagarariye uzira kurongora abakobwa tutakoye. Ndi 

    imbere yawe kandi n’imbere y’umuryango, reka nisubirire mu mwanya wange 

    munkoshe.

    Umusangwa mukuru:

    Ngira ngo wabyivugiye ko atari ubwa mbere ukwa muri uyu muryango. Harya niba 

    ubyibuka, nyibutsa izo dukosha.

    Umukwe mukuru:

    Ntabwo ari wowe wibagiwe inkwano ukosha kandi ari wowe ubyara abakobwa.

    Ikindi, sinakwibutsa uko nakoye. Uwazicaniye ni nyirasenge w’umwana wawe,

    hanyuma zimaze kubyara nawe urazikama. Gusa, nzikwa zari umunani ariko ubu

    zabaye amashyo.

    Umusangwa mukuru:

    Yeee! Ndumva koko uko twagukosheje ubyibuka. N’ubu tugukosheje inyana 

    umunani.

    Inyana umunani zirara imfizi mu mahembe. Ngira ngo urabyumva. (Amashyi ngo 

    kacikaci! Abagore bavuza impundu).

    Umukwe mukuru:

    Abakirana batangana berekana aheza kugira ngo hatagira uvunika. Uyu munsi

    ndagira ngo ngukwere nk’uko nsanzwe ngukwera. Hirya aha mpagira urwuri.

    Nazanye n’umutahira wange Kanuma, haguruka sha! Ngwino unyegere. Uyu 

    mwana w’umuhungu, ni umugabo ariko ndamwita umwana kuko namubyaye. 

    Ni umutahira w’izacu. Icyo bashaka ni inyana umunani. Nkubwira kuzihanagura 

    nakubwiye izo nshaka uko zimeze. Jyana n’umushumba wabo, undebere imigongo 

    yazo, ingeso zazo n’ibibero byazo ari byo bibyara amata. Muzishorerane n’izindi 

    barobanure mu ishyo inyana umunani.

    Umushumba:

    Nk’uko yabibabwiraga ni ko nabisanze. Inyana umunani nazishimye nzigejeje mu

    rwuri rwacu. Ni inyana nziza, zifite imigongo miremire n’ibibero byiza; mbese 

    nazishimye.

    Umusangwa mukuru:

    Ubwo inkwano zawe zashimwe, umugeni uramuhawe. Wicare ugubwe neza, ariko

    nge mfite impungenge. Ko mbona imbere aho wicaranye n’abasaza bafite 

    uruhanga

    ruharaze imvi nk’izange, sinzi niba uwo usabira ari umwe muri abo ngabo!

    Umukwe mukuru: Ndasabira umuhungu wa Bazinura witwa Karinda. Nubwo 

    tutazanye, naketse ko muri bunsabe ko abaramutsa mutumaho nkoresheje 

    ikoranabuhanga. Munkundiye rero, mwanyemerera akaza akabaramutsa. Tebuka 

    sha! (Umusore aze agaragiwe n’abamuherekeje, asuhuze Umusangwa mukuru.) 

    Hanyuma se ko umusore wacu maze kumukwereka, wowe ntiwanzanira uwo 

    mukazana wacu akaturamutsa?

    Umusangwa mukuru: Yewe, ni byo koko, reka ba nyirasenge bamumpamagarire 

    aze, dore ko aba ari mu gikari ahugiye mu mirimo. (Umugeni aze agaragiwe 

    n’abaherekeza be barimo ba nyirasenge na ba nyina wabo… asuhuze umusangwa 

    mukuru, maze amushyikirize umukwe mukuru, na we amushyikirize umukwe 

    w’ukuri. Amashyi n’impundu biba uruhurirane!)

    Umukwe mukuru: Mu gihe wanyakiraga nkiza, nari mfite ubutumwa maze 

    kubagezaho natumwe na Bazinura. Ariko kandi, yambwiye ati: “Ngaho genda 

    ungire mu Kivugiza ubandamukirize, usabe umugeni, nange nsigaye aha n’abasaza 

    n’abakecuru tugutegereje. Nuza kugabana, ucyuye umunyafu, ugaruke umbwire 

    niba urugendo wagize kwa Rugendo rwaguhiriye”. Ndagira ngo munyemerere 

    ngende hakibona nsange abo basaza n’abakecuru, mbabwire ko mwampaye 

    umugeni. Mbafashe kwitegura kugira ngo ejo cyangwa ejobundi nzagaruke 

    gutebutsa. Muragahorana Imana.

    Umusangwa mukuru: Wazanye n’abagore b’amajigija, wazanye n’abagabo 

    b’ibikwerere, wazanye n’ababyeyi bonsa, wazanye n’abagabo b’ibihame, 

    wazanye n’abasore n’inkumi, wazanye n’abana. Reka nguhe impamba yabo, 

    ariko iyi nkwihereye yo uyigeze mu rugo ni iya Bazinura wagutumye. Ugende 

    uyimushyikirize, kibe nk’ikimenyetso cy’uko wageze aho yagutumye. 

    Umukwe mukuru: Sinongera kwicara kuko burya uhawe impamba arahaguruka 

    akagenda. Ariko reka mbanze nsabe umuhungu wange aherekeze umugeni we. 

    Umva sha! Uherekeze uwo mukobwa umugeze ku muryango wa se. Hari inkingi 

    yitwa kanagazi, ufite uburenganzira bwo guhita kuri iyo nkingi yonyine. Ku rusika 

    rw’umugendo ni ho abashyitsi bagarukira. Mu ndaburano ni aha se kuko imbere ari 

    aha nyina. Mu ruhimbi ni ah’abakobwa. Namara kukwereka intebe uzajya wicaraho 

    waje kwa sobukwe, uhite ugaruka uze dutahe, ejo cyangwa ejobundi nzazana 

    inzoga yo gutebutsa baduhekere. (Umusore aherekeze umugeni we, amugeze aho 

    yasabwe kugera hanyuma agaruke batahe).

    II.9.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Isabwa rya Mukandahiro”, ushakemo amagambo 

    udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko 

    wifashishije inkoranyamagambo.

    Imyitozo

    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro wumvikanisha icyo ashaka 

    gusobanura:

    a) Umutahira 

    b) Igikatsi

    c) Uruhimbi

    d) Ishyo 

    2. Simbuza amagambo atsindagiye ari mu nteruro zikurikira impuzanyito zayo:

    a) Uyu mwana yabyirutse afite imbaraga.

    b) Yakoze uko ashoboye kose nta cyo namugaya.

    c) Kera umushumba si we wahamagaraga umwisi ngo aze kwita inka

    amazina, ahubwo yatumirwaga n’umutahira.

    3. Mu kinyatuzu gikurikira harimo amagambo makumyabiri n’abiri (22) 

    y’imihango cyangwa y’ibikoresho byo mu bukwe. Tahuramo ayo 

    magambo, uva hasi ujya hejuru, uva hejuru ujya hasi, uva iburyo ujya 

    ibumoso, uva ibumoso ujya iburyo, uberamye

    II.9.2. Gusoma no kumva umwandiko 

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Isabwa rya Mukandahiro” hanyuma usubize 

    ibibazo bikurikira.

    1. Umukwe mukuru ageze kwa Rugendo yasanze bakoranyijwe n’iki? Ese 

    koko icyo bavuga mu mwandiko ni cyo cyari cyabakoranije? Sobanura 

    igisubizo cyawe.

    2. Ni iyihe nteruro igaragaza ko umukwe mukuru yishimiye amazimano?

    3. Uwavuga ko uyu mwandiko ufitanye isano no gucyocyorana mu buryo 

    bwa gipfura yaba yibeshye? Tanga ingero ebyiri ziherekeza igisubizo 

    cyawe.

    4. Ni iyihe mihango y’ubukwe bwa Kinyarwanda ivugwa muri uyu 

    mwandiko? Yandike uyikurikiranya uko ikurikirana.

    5. Ni he mu mwandiko bagaragaza ko uwo muhungu yari ageze mu gihe 

    cyo gushaka koko?

    6. Uyu mwandiko urangira batubwira ko hazakurikiraho uwuhe muhango 

    uzwi mu bukwe bwa kinyarwanda? Uwo muhango uba ugamije iki? 

    II.9.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Isabwa rya Mukandahiro” hanyuma usubize 

    ibibazo bikurikira:

    1. Ni iyihe mihango y’ubukwe itavuzwe mu mwandiko “Isabwa rya 

    Mukandahiro” ?

    2. Garagaza ingingo z’umuco nyarwanda ziri mu mwandiko.

    3. Gereranya uko imisango y’ubukwe yakorwaga kera n’uko ikorwa muri 

    iki gihe.

    4. Hariho abantu basesagura umutungo mu gihe cy’ubukwe. Ibi birakwiye? 

    Sobanura igisubizo cyawe. 

    II.9.4. Kujya impaka 

    Igikorwa

    Kurikirana amajwi/amajwi n’amashusho ku misango y’ubukwe, nurangiza 

    uyijore. Hanyuma uge impaka na bagenzi bawe ku kamaro k’imisango 

    y’ubukwe muri iki gihe.

    II.10. Umwandiko: Kamana yitwa izina


    Hari ku munsi wa munani Nyiramana yibarutse. Yari amaze iminsi ku kiriri. Kagabo, 

    umugabo we, atumira abaturanyi ndetse ararika abana b’abahungu n’abakobwa 

    ngo bitabire umuhango wo kwita umwana izina. 

    Bamaze kuhagera, baha abana inkonzo bajya mu murima. Umurima wari wabanje 

    gutabirwa n’abakuru kugira ngo worohe. Abana b’abahungu barahinga. Bamaze 

    guhinga, ab’abakobwa batera intabire imbuto y’uburo n’inzuzi. Barangije gutera, 

    nyirabukwe wa Nyiramana azana amazi mu gacuma, ayasuka ku rushyi rwe 

    ayabamishaho, agira ati: “Nimuhingure imvura iraguye”. Abana bose baherako 

    barataha.

    Bageze mu rugo, Nyiramana asohokana icumu, ingabo, umuheto n’ishinge hanyuma 

    yicara ku ntebe bateye hagati y’imyugariro. Bari bateguye ubunnyano: hari 

    urutaro bashasheho urukoma rubabuye, ruriho ibishyimbo bicucumiyemo imboga 

    kandi babumbabumbyemo utubumbe twinshi maze buri mwana bamugenera 

    akabumbe ke. Abana babazaniye amazi barakaraba. Buri mwana agafata akabumbe 

    kageretseho agasate k’umutsima akarya. Bamaze kurya bazana amata y’inshyushyu 

    n’ay’ikivuguto, barabahereza baranywa. Umwe mu bana bari aho aranyegera, 

    ambaza anyongorera:

    - Ko baduhamagaye ngo twite izina ibi bindi badukoresheje ni ibiki?

    - Mu muco nyarwanda, mbere yo kwita izina habanza igikorwa cyo guhinga, 

    hagakurikiraho kurya ubunnyano, bakabona kwita izina. Ubu turangije 

    igikorwa cyo kurya ubunnyano. 

    - None se ko iyo iwacu turangije kurya dukaraba, bakaba bataduhaye amazi 

    ngo dukarabe?

    - Itonde, ibikurikira uraza kubibona.

    Abana bose barangije kurya, bahamagara umwumwe, bamusaba kugenda 

    ahanaguriza intoki ze ku mabere ya Nyiramana, avuga ati: “Urabyare abana benshi, 

    abahungu n’abakobwa”. Bamaze guhanaguriza intoki zabo ku mabere, babasaba 

    kwita umwana amazina.

    Nuko abana batangira kwita amazina. Umwe ati: “Mwise Bwerere.” Undi ati: “ Mwise 

    Bwuzuzu”. Undi ati: “ Mwise Bwarike”. Barakomeza bose barahetura. Barangije 

    kwita amazina bababuza gutaha. Iyo batahaga umwana atarituma, byabaga ari 

    ukumusurira nabi akaba yapfa. Nyiramana na we bamubuza guhaguruka aho yari 

    yicaye bategereza ko umwana annya cyangwa anyara. Umwana ntiyatinda, ahita 

    annya kuko nyina yari yamwonkeje bihagije. Iyo byatindaga, bamutapfuniraga itabi 

    cyangwa bakamwina. 

    Umwana amaze kwituma, bahamagara abana umunani, bane b’abahungu na bane 

    b’abakobwa b’amasugi. Baraza bakikiza urutaro bayoreyeho ibyo ku kiriri, basaba ba 

    bana kuruterurira icyarimwe, bagenda urunana baririmba bati: “Bwerere yavutse, 

    Bwerere yakura, Bwerere yavoma, Bwerere yasenya, Bwerere yatashya, Bwerere 

    yahinga…” Bageze mu rutoki, babasaba kubisuka ku nsina bavuga bati: “Dore aho 

    nyoko yakubyariye.” Bajya ku yindi nsina babyina kwa kundi”. Babikora ku nsina 

    zirenga ebyiri.

    Wa mwana arongera aranyegera maze arambaza ati: “Ibi ni ibiki dusutse kuri izi 

    nsina?” Ndamusobanurira nti: “Ibi musutse ku nsina ni ibyo ku kiriri, mu muco 

    nyarwanda kirazira kubisohora mbere y’igikorwa cyo kurya ubunnyano. Insina 

    mwabisutseho ni iz’umwana wavutse, ababyeyi bazira kuzimunyaga. Iyo ari 

    umukobwa, agashyingirwa kure bamugemurira igitoki cyazo cyangwa inzoga yazo”.

    Barangije bazana ingobyi ebyiri iyo mu ruhu rw’intama n’iyo mu ruhu rw’inyana 

    bazimukozaho. Wa mwana arongera ambaza anyongorera ati: “Ibi byo bakoze 

    bisobanura iki?” Ndamusubiza nti: “Ni ukugira ngo ingobyi imwe nibura bazamuheke 

    mu yindi. Iyo batabigenjeje batya, bukeye bakamuheka mu yo batamukojejeho 

    bimusurira inabi agapfa”. Wa mwana amatsiko akomeza kumuganza arongera 

    arambaza ati: “Ubu se hagiye gukurikiraho iki?” Ndamusobanurira nti: “Ubu bagiye 

    gufata mukuru we bamumuhekeshe kugira ngo bazahore barutana, umukuru 

    ntazarutwe n’umukurikira bitewe n’uko yazingamye. Ikindi, ririya cumu, ingabo 

    n’umuheto n’iriya shinge Nyiramana yasohokanye bagiye kubimanika mu ruhamo 

    rw’umuryango hanyuma baze kubijugunya”.

    Bumaze kwira ba bana barataha. Bigeze mu museke, Kagabo abwira Nyiramana ati: 

    “Cyono duterure umwana”! Barabanza bubaka urugo. Barangije Kagabo arasohoka 

    ajya hanze, avuyeyo asanga Nyiramana yamutereye intebe mu irebe ry’umuryango. 

    Mu muco nyarwanda ngo iyo umugabo yateruraga umwana atavuye hanze byabaga 

    ari ukumuvutsa amahirwe, akazaba imbwa, akazapfa atagize icyo yimarira. Nuko 

    Kagabo araza yicara ku ntebe ati: “Mpa uwo mwana”. Aramusimbiza agira ati: 

    “Kura uge ejuru nkwise Kamana”. Amuhereza nyina na we aramusimbiza agira ati: 

    “Itume aha, nyara aha, kura uge ejuru, nge nkwise Irakiza”. Izina ryahamaga ni iryo 

    umwana yiswe na se. Icyakora kuri ubu, umwana ahabwa amazina ababyeyi be 

    bumvikanyeho.

    Bifatiye kuri, Myr. BIGIRUMWAMI.A, Imihango n’Imigenzo n’Imiziririzo mu Rwanda, Troisième 

    édition. Nyundo, 1984

    II. 10.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Kamana yitwa izina”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 

    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije 

    inkoranyamagambo

    Imyitozo

    1. Koresha mu nteruro amagambo akurikira dusanga mu mwandiko:

    a) Yibarutse

    b) Inkonzo

    c) Guhetura

    d) Kunyaga

    2. Huza amagambo yo mu ruhushya A n’ayo mu ruhushya B ukurikije 

    ibisobanuro byayo.


    II.10.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “ Kamana yitwa izina” hanyuma usubize ibibazo 

    byawubajijweho:

    1. Kamana yiswe izina ryari? Nyina yari amaze iminsi he mbere y’uko bita 

    izina?

    2. Sobanura uko umuhango wo kwita izina wakorwaga.

    3. Umuhango wo kwita izina wahuzaga ba nde? 

    4. Erekana uko igikorwa cyo kurya ubunnyano kivugwa muri uyu 

    mwandiko cyari cyateguwe n’uko cyakozwe.

    5. Abana bari bafite uruhe ruhare mu muhango wo kwita izina?

    6. Mu muco nyarwanda ni izihe ngaruka zashoboraga kuba ku mugabo 

    uteruye umwana atavuye hanze?

    II.10.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Kamana yitwa izina” hanyuma usubize ibibazo 

    bikurikira:

    1. Wifashishije umwandiko “Kamana yitwa izina” gereranya uko 

    umuhango wo kwita izina wakorwaga kera n’uko ukorwa muri iki gihe.

    2. Vuga ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zikubiye mu mwandiko.

    3. Wavuga iki ku buziranenge bw’ibyakorerwaga mu muhango wo kwita 

    izina?

    4. Hina umwandiko ukoresheje amagambo yawe kandi wubahiriza 

    imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda.

     II.11. Imyitozo y’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Mutegure imisango y’ubukwe nyarwanda nimurangiza muyikine. 

    Ubu nshobora:

    - Gusobanurira abandi inshoza y’ibisigo by’ubuse, uturango twabyo 

    n’akamaro ko kubyiga.

    - Gusobanurira abandi inshoza y’ibisigo nyabami, amoko yabyo, 

    uturango twabyo n’akamaro kabyo.

    - Gusobanurira abandi ubwiru n’inzira z’ubwiru zabagaho mu Rwanda.

    - Gusobanurira abandi ubucurabwenge n’akamaro kabwo.

    - Gusobanurira abandi ibijyanye n’imisango y’ubukwe mu muco 

    nyarwanda no kuyikina.

    - Gusobanurira abandi ibyerekeranye n’umuhango wo kwita umwana 

    izina.

    Ubu ndangwa no:

    Gukoresha neza Ikinyarwanda, guha agaciro ibyiza bikubiye mu muco 

    nyarwanda, gukoresha ndetse no gusigasira uturango tw’ubusizi nyarwanda.

    II.12. Isuzuma risoza umutwe wa kabiri

    Umwandiko: Utabusya abwita ubumera

    Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wese umara gushira impumu akiyibagiza 

    amagorwa azahutsemo; ahubwo agatsikamiza agahato abo bahoze bayasangiye; 

    nibwo bavuga bati: “Koko utabusya abwita ubumera”! Wakomotse kuri Karake ka 

    Rugara w’i Bumbogo bwa Huro (mu Karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru); 

    ahasaga umwaka wa 1600.

    Guhera ku ngoma za kera kugeza kuri Kigeli Rwabugiri, abanyamuhango 

    b’umuganura bagatura i Bumbogo; ndetse bakaba ari na bo batware babwo bwose. 

    Inteko yabo yari ku musozi witwa Huro (ubu ni mu Karere ka Gakenke). Bukeye 

    umutsobe Nyamwasa wari umutware w’abasyi icyo gihe, asaba umukobwa wo mu 

    ngabo za Mibambwe Gisanura yise Abambogo b’umuganura. Abakobwa babo ni 

    bo basyaga umutsima w’umuganura nyine. Uwo mukobwa yitwaga Karake, akaba 

    mwene Rugara w’Umusegege. Agasyana n’abandi bakobwa b’urungano; ni na ho 

    Nyamwasa yamuboneye aramushima aramusaba. Amaze kumurongora, Karake 

    aranezerwa kuko noneho aho gusya agiye kujya ahagarikira abasyi. Ahimbarwa 

    n’ubutwarekazi; abakobwa baje gusya akabahagarikirana urutoto abisyigingiza 

    yitotomba ngo barizenutsa ntibasyana umwete.

    Abo bakobwa babyirukanye bakamubwira bamwenyura, bati: “Mbese ntuzi ko 

    uburo bukomera”? Karake akabasubizanya izenezene, ati: “Ubu na bwo ni uburo si 

    ubumera”? (ntiburuhije). Abakobwa bagatinya kumuseka ngo bitabakorera ishyano; 

    bagasekera mu bipfunsi. Biba aho bityo. Bukeye Karake yubura ingeso yo gusinda. 

    Nyamwasa yaza agasanganirwa n’umugono agasanga umugore yasinziriye uburiri 

    ari ibirutsi gusa: Karake si ugusinda arasayisha! Bituma umugabo we amwanga 

    aramuzinukwa aramusenda asubira iwabo. Rubanda bari bazi ubukundwakare bwe 

    baratangara.

    Haciyeho iminsi igihe cy’umuganura w’ibwami kiragera. Bakoresha Abambogo 

    b’umuganura bose ngo baze gusya kwa Nyamwasa. Ubwo Rugara se wa Karake yari 

    afite umugore w’umukecuru kandi nta n’umukobwa wundi afite wo kumucungura. 

    Biramushobera; ati: “Ibi mbigenje nte! Ko nta wundi mwana mfite; kandi ko 

    kohereza Karake kwa Nyamwasa ngo asyane n’abo yahoze ahagarikiye byamutera 

    ipfunwe ribi”?. Abandi b’amacuti ye bati: “Nutamwohereza bizakugwa nabi”. Abuze 

    uko abigira apfa kumwohereza ajya mu basyi; ati: “Jya gusya uburo bw’ibwami nta 

    kundi twabikika”!

    Karake arashoberwa ariko aremera apfa kugenda; agenda aseta inzira ibirenge. 

    Ageze kwa Nyamwasa abakobwa baranzika barasya, Karake abajyamo afata urusyo 

    rwe. Agize ngo arapfukama biramutonda, agize ngo arasya biramunanira; kuko 

    yari amaze guhuga hashize igihe kirekire ari mu mukiro. Noneho ba bakobwa 

    baramwubahuka baramuseka baramukwena; mbese baramukwenura bamuhinyora; 

    bati: “Nyabusa shikama usye vuba dore ubwo si uburo ni ubumera”! Bamucyurira 

    ko igihe yakinaga n’umurengwe yari yariyibagije ko gusya uburo ari impingane.

    Nuko mu mataha abakobwa batahana Karake bamuhinyora, ijambo riba gikwira i 

    Bumbogo risakara u Rwanda riba umugani. Bawinjiza mu yindi yigisha gukora iki 

    cyangwa kudakora kiriya. Kuva ubwo rero umuntu wese umaze gushira impumu 

    akirengagiza amagorwa azahutsemo ntacire abo bari bayasangiye akari urutega, 

    bakamuciraho uwo mugani, bagira bati: “Utabusya abwita ubumera”! 

    Baba bamugereranya na Karake wiyibagije ko gusya uburo ari impingane bikura 

    amakwabasi.

    Byavuye muri: Minisiteri y’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirari 

    by’insigamigani. Igitabo cya Kabiri, Kigali, 1986

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Uyu mwandiko uri mu buhe bwoko bw’imyandiko? Sobanura ibiranga bene 

    ubwo bwoko bw’imyandiko. 

    2. Uyu mwandiko uravuga ku yihe nsanganyamatsiko? Sobanura igisubizo 

    cyawe. 

    3. Rondora abakinankuru bavugwa muri uyu mwandiko. 

    4. Karake yasezerewe kwa Nyamwasa azira iki? Ese iyo witegereje neza usanga 

    yararenganye? Sobanura igisubizo cyawe. 

    5. Ni uwuhe murimo uvugwa cyane muri uyu mwandiko? Ese uyu murimo wari 

    uhuriye he na gahunda z’ubuyobozi bw’Igihugu muri icyo gihe? 

    6. Karake yongeye gusubira mu basyi bitewe n’iki?

    II. Inyunguramagambo

    1. Shaka ibisobanuro by’amagambo cyangwa amatsinda y’amagambo akurikira 

    ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko.

    a) Abisyigingiza

    b) Ubukundwakare

    c) Guseta inzira ibirenge

    d) Baramwubahuka.

    2. Shaka impuzanyito z’amagambo akurikira:

    a) Inteko yabo

    b) Urutoto

    c) Baramukwena

    3. Shaka imbusane z’amagambo akurikira:

    a) Baranzika ≠...

    b) Arasayisha ≠ ...

    4. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ngufi kandi ziboneye: 

    a) Umuganura

    b) Kumucungura

    c) Guhuga

    III. Ibibazo by’ubuvanganzo

    1. Soma iki gice k’igisigo “Ukwibyara” nyuma usubize ibibazo 

    byakibajijweho.

    Ku Rutambamitavu,

    Muri intwari zitarutana,

    Muri bene iteka ritahava, 

     Muri bene umutungo mwiza 

    50. Mwaraduhatse muraturemaza,

     Mutwubakira amarembo y’intungane

     Tubita inturarwanda

     Nta byikamize urakimana 

     Wadukamiye amata angana imvura, 

     55. Ntitugira umuvuro 

     Tubyuka dusenga

     Ugasukiranya urugwiro 

     Sango, ba so na ba sogokuru,

     Bakwangiye isange

     60. Ngo abazakwanga

     Uzabakuze umusanzu n’umuganda,

     Abagusigaranye imbuto n’intanga

     Bakuraze izi ntarama

     Zo ku Rutambamyato 

     65. No ku Rutambabiru

    Ibibazo 

    a) Tahura imwe mu minozanganzo iri muri icyo gice k’igisigo kandi uyisobanure. 

    b) Igisigo “Ukwibyara” kiri mu buhe bwoko bw’ibisigo? Kubera iki? Andika 

    ubundi bwoko bw’ibisigo uzi.

    c) Igisigo “Ukwibyara” kiri mu buhe bwoko bw’ubuvanganzo? Kubera iki? Andika 

    izindi ngeri ziri muri ubwo buvanganzo.

    2. Tandukanya ubwiru n’ubucurabwenge mu buvanganzo nyarwanda.

    3. Ihangamwandiko

    d) Hanga umuvugo utarengeje imikarago cumi n’itanu, ku nsanganyamatsiko 

    wihitiyemo, ugerageza gukoreshamo iminozanganzo itandukanye.

    UMUTWE 1:KUBAKA UMUCO W’AMAHOROUMUTWE 3:UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE