• UMUTWE WA 8 UMUCO WO KUZIGAMA

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    –      Gusesengura umwandiko ku muco wo kuzigama, agaragaza ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.

    –      Gusesengura raporo no kuyikora.

    –      Kuzuza neza impapuro zabugenewe.

    IGIKORWA CY’UMWINJIZO

    Uhereye ku bumenyi usanzwe ufite ku kuzigama, ubona umuco wo kuzigama uteye ute aho utuye n’aho ugenda? Kora ubushakashatsi maze werekane akamaro ko kuzigama mu iteranbere ry’Igihugu.

    VIII.1.  Umwandiko: Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama

    F

    Iyi si dutuye iteye ukwayo, wicaye ntiwatamira, udatembereye ntiwamenya. Mitima yatangiye kugira inzozi zo gutera imbere se akimara kwitaba Imana. Yagize ayo makuba yo kubura ababyeyi yiga mu mashuri y’inshuke. Nubwo yari ikibondo, yumvaga abantu benshi bamusabira kuko se yabasize bakiri bato. Umunsi umwe ahuye n’umuturanyi we w’urungano bagirana iki kigan- iro:

    Mitima: Barayasesa nkubwire, burya ngo so ukwanga akwita nabi kandi ngo izina ni ryo muntu. Ugira ngo se nkawe ntiwokamwe n’umuruho kuva bakwita Barayasesa!

    Barayasesa: Winkura umutima, Habarugira ni mwene Nzahirwa! Komeza uyage yenda ndageraho nkuremo ijambo. Komeza sha!

    Mitima: Mwasigaye muri bato, kubaho neza birabagora kandi mufite

    umuryango mugari ukize ibya Mirenge!

    Barayasesa: Ariko sha ko numva ushaka kwigira umujyanama w’isi yose, uravugira kuki? ubona undusha kubaho neza?

    Mitima: Ahaaa! Ngo na Nyokorome akuruma akurora! Icyashobotse ni kimwe,


    Bajyinama mwene Mirimo wari waranywanye na data, nubwo yari ageze mu za bukuru, yatwitayeho araturera, adutoza umuco wo kuzigama tukiri bato. Hashize amezi atatu nyuma yo kwera, twituwe ineza n’uwo munywanyi w’umuryango wacu kugira ngo tuzibesheho atakiriho. Yadutoje umuco wo kuzigama, uwo muco uragenda uratwokama none tugeze ahashimishije. Burya ngo ugira neza ineza ukayisanga imbere! Data na we yabaye nka Nyamutegerikizaza wari utuye i Gihinga na Gihindamuyaga.

    Barayasesa: Yabahaye amafaranga se? Yabahaye ubuhe bwoko bw’imari mwazigamye? Ese ubu ibyo mwabaga mwifuza cyangwa mukenera mwarabibonye? Mu yandi magambo mwarangije kugera iyo mujya?

    Mitima: Icyo yaduhaye cyose, gusa nyine icyo nkubwiye yadutoje kuzigama.

    Mwe se ababyeyi banyu nta cyo babahaye?

    Barayasesa: Baduhaye amafaranga ndetse n’indi mitungo. Nyamara se ntibyadushiriyeho? Umenya baraturoze inyatsi!

    Mitima: Nta na rimwe se mwigeze mutekereza kuzigama uwo mutungo mwahawe kugira ngo muteganyirize iminsi?

    Barayasesa: Ubwo se umuntu w’umusore ukiri muto nkange akeneye kuzigama? Umuntu atangira gutekereza kuzigama ari uko yashinze urugo.

    Mitima: Barayasesa ntukitiranye ibintu, kukubwira ntyo ni uko nabonye akamaro ko kuzigama. Iyo witeganyirije ukiri muto, ugakomeza ukabigira umuco, biraguhira ku buryo igihe kigera ibigo by’imari n’amabanki acuruza amafaranga bikakwizera ugakorana na byo mu buryo bunyuranye. Iyo ugwije ubwizigame ushobora gukuraho igice k’imari ukagishora mu bikorwa bibyara inyungu. Si uko Kanyamibwa yakize kugeza ubwo basigaye bamwita Mirenge!

    Barayasesa: Uramponda sinoga. Ushaka kuvuga se ko ubu nkoze nkawe nabyutsa umutwe? Ntabaronkera rimwe nk’abava guca imisigati, kandi wikanira umugisha w’undi ukannya ibuye!

    Mitima: Burya sogokuru yari ahugutse pe! Yaraduhanuraga iyo twabaga twicaye ku mashyiga dutaramye yageraho ati: “Muge muzigama izi nama mba mbaha zizabagirira akamaro”. Tukumvisha amatwi n’umutima, tukazirikana ibyo atubwiye tukabibika, kugeza n’ubu impanuro ze nziza ziradutunze. Mu bukungu nk’uko nabihuguwe, igisobanuro cyo kuzigama ni ukubika amafaranga kugeza igihe ugwirije umubare w’amafaranga akwiye kugira ngo ugure icyo ukeneye cyangwa wifuza. Amafaranga udakoresheje uyu munsi ashobora kugufasha kugera ku ntego zawe ejo cyangwa mu gihe kizaza.Ubyumve neza ubizirikane.

    Mu gihe barimo baganira Maharane yakurikiranaga ibiganiro byabo ari iruhande mu gahuru bugufi y’aho bari bahagaze. Ageze aho araza yinjira mu kiganiro. Bakomeza baganira muri aya magambo:

    Maharane: Eeee! Ba sha, muri mu biki?

    Barayasesa: Banza udusuhuze wa gahungu we!

    Maharane: Mukomere cyane! Nahoze mbumviriza numva mufite imigambi myiza, ifite ikerekezo kizima. Benshi mu rubyiruko bashaka guhindura amateka. Kuzigama mwariho mukomozaho biba byiza iyo bitangiye kare. Abakuru bagira bati: “Iteme umugabo azambuka yakennye aritinda agitunze”. Twe tugifite imbaraga, iki ni cyo gihe cyo kwizigama nubwo twatinze. Twese tuzi ko Mitima yagize umutima wo gutangira kwizigama akimara kuba imfubyi; urabona ataradusize Barayase? Cyakora wowe ngo uri Gakundabakobwa uyasesera inkumi! Umunsi wasesewe n’umuze uzaba utizize?

    Mitima: Kuri ngewe Mitima, kuzigama hakiri kare ukabikora kenshi, kabone n’iyo waba ugenda uzigama igiceri kimwe, ukirinda ibirangaza, ibisindisha n’utundi ducogocogo twose tudafite agaciro ni intwaro ikomeye igufasha kuzagera ku cyo ukeneye wiyemeje. Ese wari uzi ko buri wese ashobora kuzigama hatitawe ku myaka umuntu afite cyangwa ku mafaranga yinjiza? Ndamutse mfite agahinja, nahita nkayobora ibigo by’imari nkagafunguriza konti, nkajya nkashyiriraho udufaranga uko natubonye kose. Ariko sha, nimubarire uruhinja kuva ruvutse kugera yenda rukuze rukinjira mu mashuri yisumbuye! Tekereza buri cyumweru waragiye uzigamira uwo mwana kandi na we yarigiye hejuru akajya agira icyo yinagira kuri konti wamufungurije! Uwo mushinga ntiwaba ari mwiza cyane?

    Maharane: Ni byiza mwa bavandimwe mwe kwiha intego no gushyiraho gahunda yo kuzigama. Igihe bifata kugira ngo ugere ku ntego giterwa n’ikiguzi k’icyo ushaka kugeraho, icyo winjiza, ibyo uzigama utangaho amafaranga ndetse n’ibyo umenyereye kugura. Barayasesa aho ntiwacikanwe?

    Barayasesa: Ku bwange Barayasesa numva twacutsa ibiganiro; sha ndumva ubu munshinga ibikwasi.

    Nyuma y’icyo kiganiro basezeranaho, buri wese aca ukwe n’undi ukwe. Barayasesa agenda yivugisha ati: “Ririya ryori ryo kwa Ntezirizaza ngo ni Mitima, riteye imbere. Naritanze kubona izuba, niha gucudika nkiri muto, ndinezeza niha amayoga niha amuki, mfata ingendo zidafite umumaro, noneee! Mfite n’impungenge ko naba naragenderewe na wa mwanzi ugenda amunga ubuzima bw’abimitse ingeso y’ubusambanyi. Ngiye gufata ingamba, ntawuvuma iritararenga. Imyaka makumyabiri mfite, ngiye gufunguza konti muri banki

    nge nzigama udufaranga mbonye. Kubera ko mfite ingwate itubutse nahawe na sogokuru, nyuma y’igihe runaka nzaba naranogeje umushinga w’ubucuruzi nigane Mitima mwene Ntezirizaza. Nzagisha inama naho ubundi ngumye muri mama wararaye nazapfana agahinda mbonye abo twabyirukanye bibeshejeho neza bitewe no kuzigama. Inyungu zakwa ku nguzanyo si igitero. Ibigo by’imari kandi hari n’inyungu ngo bigenera uwazigamye. Ntiwatera imbere utizigama, ntiwatera imbere utagana ibigo by’imari n’amabanki. Kuva ubu nisubiyeho.”

    8.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA

    Soma umwandiko ya “Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1.   Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo yo mu mwandiko, usanishe uko bishoboka: kubyutsa umutwe, kugendererwa.

    a)  Mfite impungenge     ko naba……………..na wa   mwanzi   utera

    abimitse ubusambanyi.

    b)  Nyuma yo guhomba igihe kirekire nongeye.......... maze

    kubona igishoro nkuye muri banki.

    2.    Koresha amagambo akurikira mu nteruro zumvikanisha neza icyo ashaka kuvuga: kuyaga, kokamwa n’umuruho, kwera, umunywanyi, umuze.

    8.1.

    Raporo, igira imbata nk’iy’umwandiko usanzwe. Ni ukuvuga umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo.

    Umutwe : Umutwe wa raporo ni insanganyamatsiko raporo nyirizina yerekeyeho. Umutwe wa raporo witarura intangiriro, ukagaragazwa cyane cyangwa ugacibwaho umurongo.

    Intangiriro: Muri iki gice, ukora raporo yandikamo icyo agiye gukorera raporo

    n’impamvu ayikora ndetse n’agaciro iyo raporo ifite.

    Igihimba: Muri iki gice, ukora raporo agaragaza ku buryo burambuye uko abona ibyo akorera raporo; abivuga abitondekanya nk’ugambiriye kubisobanura mu buryo bw’inyurabwenge. Ukora raporo agomba gutanga ibisobanuro biza gutuma uwo aha raporo adashidikanya ku myanzuro aza kumugezaho. Ibyo kandi ukora raporo abikora atabogamye.

    Umusozo: Muri iki gice, ukora raporo atangamo ibitekerezo by’uburyo ikibazo k’ ibyo yakoreye raporo abona cyakemuka. Mbere yo gutangira kwandika raporo, uba wabanje gutekereza ku byo uvuga mu myanzuro.

    Raporo nziza igomba gutuma uwo yandikiwe yemera ibitekerezo biyikubiyemo, agafata ibyemezo ku myanzuro y

    Iyo umukozi ushinzwe irangamimerere abonye dosiye yawe, arayisuzuma, akayemeza cyangwa akayihakana, hanyuma ukohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni cyangwa imeri (Email) bukumenyesha ko dosiye yawe yemewe cyangwa yanzwe. Iyo utabonye ubutumwa bugufi nyuma y’iminsi itatu y’akazi wohereje dosiye isaba, uhamagara ku biro by’umurenge wahisemo, cyangwa ukajyayo kugira ngo bagusobanurire.

    agejejweho, ariko ntigomba kubogama.2. Gusoma no kumva umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama”, hanyuma usubize ibibazo byawubajijweho.

    1.     Kuki tugomba kuzigama?

    2.     Ni iyihe nyungu Mitima abona mu kwizigamira?

    3.     Ni ba nde bashobora kwizigamira ?

    4.     Mu mwandiko baravuga ko kuzigama bigomba gutangira ryari ?

    5.    Ni iki kibabaza Barayasesa?

    6.     Ni uwuhe mugambi Barayasesa yafashe nyuma yo kumva inama za Mitima?

    8.1.3.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama”, hanyuma usubize ibibazo byo gusesengura umwandiko.

    1.    Ni izihe ngingo z’ingenzi zigize uyu mwandiko?

    2.    Gereranya ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima bw’aho utuye? Hari abantu uzi bizigamiye bagatera imbere nka Mitima? Hari abo se uzi basesaguye ibyabo bigatuma basigara inyuma?

    3.    Gutoza abakiri bato kuzigama bifite kamaro ki kuri bo no ku gihugu muri rusange?

    4.    Umaze kumva ibyiza byo kuzigama, ni iyihe nama wagira abanyeshuri bagenzi bawe n’abandi bantu muri rusange?

    8.1.4.  Kungurana ibitekerezo

    IGIKORWA

    Ungurana ibitekerezo na bagenzi bawe ku nsanganyamatsiko ikurikira:

    “Kuzigama ni umusingi w’iterambere rirambye”.

    VIII.2.   Raporo

    IGIKORWA

    Iyo umuntu agiye mu butumwa ahantu runaka agamije kwereka uwamutumye ko icyo yagiye gukora yagikoze, amukorera raporo. Nimukore ubushakashatsi, mutahure raporo icyo ari cyo, uko ikorwa, imiterere yayo n’ibyitabwaho mu kuyikora.

    1.  Inshoza ya raporo

    Raporo ikorwa n’umuntu wahawe ubutumwa ubu n’ubu. Iba ifite intego igamije, ikajyamo ibitekerezo bwite bya nyiri ukuyikora, kandi ikarangira atanga ibitekerezo ku myanzuro igomba gufatwa. Raporo iba igenewe umuyobozi ugomba gufata ibyemezo ku bitekerezo byamugejejweho.

    2.  Imbata ya raporo

    Raporo, igira imbata nk’iy’umwandiko usanzwe. Ni ukuvuga umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo.

    Umutwe : Umutwe wa raporo ni insanganyamatsiko raporo nyirizina yerekeyeho. Umutwe wa raporo witarura intangiriro, ukagaragazwa cyane cyangwa ugacibwaho umurongo.

    Intangiriro: Muri iki gice, ukora raporo yandikamo icyo agiye gukorera raporo

    n’impamvu ayikora ndetse n’agaciro iyo raporo ifite.

    Igihimba: Muri iki gice, ukora raporo agaragaza ku buryo burambuye uko abona ibyo akorera raporo; abivuga abitondekanya nk’ugambiriye kubisobanura mu buryo bw’inyurabwenge. Ukora raporo agomba gutanga ibisobanuro biza gutuma uwo aha raporo adashidikanya ku myanzuro aza kumugezaho. Ibyo kandi ukora raporo abikora atabogamye.

    Umusozo: Muri iki gice, ukora raporo atangamo ibitekerezo by’uburyo ikibazo k’ ibyo yakoreye raporo abona cyakemuka. Mbere yo gutangira kwandika raporo, uba wabanje gutekereza ku byo uvuga mu myanzuro.

    Raporo nziza igomba gutuma uwo yandikiwe yemera ibitekerezo biyikubiyemo, agafata ibyemezo ku myanzuro yagejejweho, ariko ntigomba kubogama.

    1.  Uburyo raporo ikorwa

    Ukora raporo agomba kwita kuri ibi bikurikira:

    –      Gukoresha imvugo itunganye kandi yumvikana.

    –      Kugaragaza ibyerekeye icyo uvuga muri raporo yawe: itariki, isaha, igihe, abari bahari n’abo ari bo, ingingo zizweho cyangwa ikindi gikorwa cyari cyajyanye ukora raporo, ibyemezo byafashwe…

    –      Kugaragaza ibitekerezo by’ingenzi kugira ngo uyisoma abone vuba ibyo uwakoze raporo aha agaciro kanini.

    –      Gushyiraho amazina n’umukono by’uwakoze raporo.

    Urugero rwa raporo:

    KAMANA Aloyizi                                           Mirenge, ku wa 12 Ugushyingo 2001 Umuyobozi w’Umurenge wa Bwiza

    Akarere ka Mirenge

    Agasanduku k’iposita 50 Mirenge

    Raporo ku mikoreshereze y’amafaranga y’ubudehe

    Nk’uko byakozwe mu mirenge yose, hari amafaranga Leta y’u Rwnda yageneye buri murenge kugira ngo afashe abaturage kwiteza imbere mu bikorwa remezo. Kubera ko byagaragaye ko hari aho yakoreshejwe nabi, Nyakubahwa Muyobozi w’Akarere ka Mirenge, mboherereje iyi raporo mbamenyesha ikibazo cyagaragaye mu Kagari ka Mugarura kugira ngo mugire umwanzuro mwabitangaho bityo iterambere ry’abaturage ntirikomeze kudindira.

    Muri buri kagari, hatanzwe miriyoni makumyabiri zagombaga gukoreshwa mu bikorwa remezo binyuranye. Nyuma y’igenzura nakoze, nasanze mu tugari two mu Murenge nyobora, abayobozi batwo barakoresheje inama abaturage, bigira hamwe icyo ayo mafaranga azakora. Mu igenzura nakoze nasanze byaragenze neza usibye mu kagari kamwe. Mu Kagari ka Muguramo, bari bahisemo kubaka amavomero abiri, bashaka rwiyemezamirimo, bamuha isoko arayubaka. Byatwaye amafaranga miriyoni cumi n’eshanu. Asigaye miriyoni eshanu, bumvikanye ko bayaguriramo inka za kijyambere abana b’imfubyi birera batatu n’abapfakazi barindwi, ibyo babyemeranywaho batyo. Mu bugenzuzi nakoze, nasanze amavomero ahari, rwiyemezamirimo yarayakoze uko byasabwaga, aranishyurwa. Amatungo yagombaga kugurirwa abaturage, yaraguzwe ariko yaguzwe mu buryo butari bwo. Umuyobozi w’akagari yagiye kuyagura ubwe ku giti ke, nta soko ritanzwe. Amatungo yaguze ntabwo afite agaciro gakwiye. Inka ya kijyambere yagombaga kugurwa, ni ifite agaciro k’ibihumbi magana atanu. Nyamara inka zaguzwe si iza kijyambere, ni inka zisanzwe, ubona zifite agaciro k’ibihumbi magana abiri kuri buri nka. Uburyo zaguzwe na bwo ntibwumvikana, kuko ari nta soko ryatanzwe ngo ba rwiyemezamirimo baripiganirwe. Ikigaragara ni uko amafaranga y’ubudehe yatanzwe mu Kagari ka Muguramo atakoreshejwe neza.

    Nk’Umuyobozi w’Umurenge wa Bwiza, Akagari ka Muguramo kabarizwamo, mbahaye iyi raporo kugira ngo muyigane ubushishozi, mugire umwanzuro mufatira Umuyobozi w’ako kagari. Ashyikirizwe inkiko, aryozwe amafaranga yakoresheje nabi, kandi afatirwe ibindi bihano bijyanye no kutuzuza neza inshingano ze.

    KAMANA Aloyizi,

    Umuyobozi w’Umurenge wa

    IMYITOZO

    1.  Gereranya raporo n’inyandiko mvugo.

    2.  Umucungamutungo wa Koperative Twitezimbere yoherejwe gukurikirana amahugurwa yo gucunga neza imikoreshereze y’umutungo w’abanyamuryango b’iyo koperative. Ishyire mu kigwi cy’uwo mucunga mutungo maze ukore raporo washyikiriza umuyobozi wa koperative wakohereje kuyakurikirana.

    VIII.3.   Impapuro zagenewe kuzuzwa

    IGIKORWA

    Soma iki gika maze ukore ubushakashatsi, usubize ibibazo bizikurikira:

    Ikoranabuhanga ryoroheje byinshi. Zimwe mu mpapuro z’ubutegetsi zo kuzuza zisigaye zuzurizwa kuri murandasi hakoreshejewe terefoni cyangwa mudasobwa. Muri banki, iyo utujuje urupapuro rwo kubikuza,

    ushobora no kubikuza amafaranga ku cyuma cyabugenewe cyangwa ukabikuza ukoresheje terefoni. 

    Ibibazo:

    1.   Ni izihe mpapuro z’ubuyobozi zuzuzwa?

    2.   Impapuro zabugenewe kuzuzwa, zuzuzwa hakoreshejwe iki?

    3.   Urupapuro rwo kubikuza rwuzuzwaho iki?

    1.  Impapuro zo mu nzego z’uyobozi bwite bwa Leta

    Mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, hari impapuro zabugenewe zo kuzuzwa zituma nyirazo ahabwa serivisi runaka. Zimwe muri izo mpapuro ni izi zikurikira:

    -        Ikemezo cy’amavuko

    -        Ikemezo gisimbura ikarita ndangamuntu by’agateganyo

    -        Icyangombwa cyo gushyingirwa

    -        Icyangombwa cy’ubupfakazi,

    -    (…)

    Mu buryo bwo gutanga serivisi inoze impapuro zimwe na zimwe zuzuzwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego, zimwe muri izi impapuro  zisabwa hifashishijwe urubuga “Irembo: www.irembo.gov.rw

    a)  Imikorere y’urubuga Irembo

    Mu muco wacu, irembo ni ijambo rifite agaciro, haba gufata irembo, haba

    gutanga irembo, igihe cyose rivuga guhabwa ikaze mu muryango.

    Uru rubuga kandi rukora nk’uburyo bw’ikoranabuhanga, butunganya ibikorwa bigamije gutanga serivisi hagati y’Ibigo bya Leta n’abaturage. Imikoreshereze n’imitunganyirize y’urwo rubuga, ikaba igengwa n’Ihuriro ry’Imirongo Nyarwanda (Rwanda Online Platform Ltd).

    Mu gihe umuturage akoresha urubuga irembo, agomba kubanza gusoma neza amabwiriza n’inshingano ze mu byerekeranye no gukoresha uru rubuga.

    Ku bijyanye n’impapuro akeneye zuzuzwa, umuturage agomba kubanza kwishyura. Kwishyura serivisi ku rubuga Irembo, bishobora gukorwa hifashishijwe uburyo butatu aribwo: terefoni ngendanwa, ikarita yo kubitsa no kubikuza n’andi makarita akoreshwa mu ma banki bakorana.

    Hari kandi umuyoboro wo kwishyura ukoresheje murandasi, washyizweho kugira ngo kwishyura bikorwe mu buryo bworoshye.

    Uwasabye serivisi, agomba kandi kumenya ko umwirondoro we winjijwe neza, ko yishyuye kandi ko yahawe serivisi.

    Kugira ngo usubizwe amafaranga wishyuye bitewe n’uko utahawe serivisi wasabye, ugomba kugeza ikibazo cyawe ku Ihuriro ry’Imirongo Nyarwanda (Rwanda Online Platform Ltd).

    b)   Gusaba ikemezo ukoresheje Irembo

    Kugira ngo ubone ikemezo, bisaba kuba ufite mudasobwa cyangwa terefoni irimo murandasi. Wifashisha inshakisho (browser) hanyuma ukandika ahabugenewe www.irembo.gov.rw , hagahita haza ibi bikurikira:


    Iyo umaze kubona iyi mbonerahamwe, ushakisha ahanditse “inzego z’ibanze”, ugahitamo ikemezo ushaka, hanyuma ukanyura mu ntambwe zikurikira:

    Intambwe ya mbere: Gusaba

    -        Gukoresha Irembo: Niba utariyandikishije ku rubuga Irembo, kanda ahanditse “Kwiyandikisha” hejuru iburyo maze wiyandikishe ukoresheje indangamuntu yawe na nomero ya terefoni igendanwa yanditse ku ndangamuntu yawe.

    –      Gusaba ukoresheje terefoni igendanwa (USSD): Kanda *909# ,ukurikize amabwiriza, cyangwa ushobora no kwegera uhagarariye Irembo.

    –      Nyuma yo kohereza dosiye isaba, wohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni cyangwa imeri (Email) yawe, bwemeza ko dosiye yoherejwe, kandi ugahabwa kode yo kwishyuriraho.

    Intambwe ya kabiri: Kwishyura

    –     Ushobora guhita wishyura unyuze ku rubuga Irembo ugakoresha amakarita (VISA cyangwa MasterCard), cyangwa se ugahitamo kwishyura ukoresheje terefoni (MTN Mobile Money *182#, Airtel*182#, Tigo *310#), mobikashi (Mobicash), cyangwa ukajya ku ishami rya Banki ya Kigali cyangwa uyihagarariye ukorera hafi yawe.

    –     Nyuma yo kwishyura, wohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni cyangwa kuri imeri (Email) bwemeza ko wishyuye. Nutabona ubutumwa bugufi kuri terefoni cyangwa imeri mu gihe k’iminota 30, wahamagara kuri 9099 umukozi w’Irembo akagufasha.

    Intambwe ya gatatu: Igihe cyo kujya gufata ikemezo

    Iyo umukozi ushinzwe irangamimerere abonye dosiye yawe, arayisuzuma, akayemeza cyangwa akayihakana, hanyuma ukohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni cyangwa imeri (Email) bukumenyesha ko dosiye yawe yemewe cyangwa yanzwe. Iyo utabonye ubutumwa bugufi nyuma y’iminsi itatu y’akazi wohereje dosiye isaba, uhamagara ku biro by’umurenge wahisemo, cyangwa ukajyayo kugira ngo bagusobanurire.

    Intambwe ya kane: Kujya gufata icyangombwa

    Jya kureba Umukozi Ushinzwe Irangamimerere ku murenge wahisemo, witwaje impapuro zerekana ko wishyuye (ubutumwa bugufi bwoherejwe n’Irembo cyangwa inyemezabwishyu ya banki), kandi ujyane n’imigereka isabwa kuri iyi
    serivisi (niba isabwa).

    Iki kemezo gishobora gukoreshwa nk’imwe mu nyandiko ziherekeza dosiye isaba serivisi, nko kwiyandikisha mu ishuri, kurera umwana utari uwawe, gusaba ikemezo cy’umwirondoro wuzuye, kwiyandikisha kugira ngo ushyingirwe, n’ibindi...

    Urugero rw’ikemezo wahabwa umaze gukoresha Irembo:

                                                                          REPUBU   RWANDA


    Inomero: D214563TKRB Gewe............................................................................... Umunyamabanga

    Nshingwabikorwa w’Umurenge

    wa.................................................................... Nemeje ko

    Kanaka (Nyirakanaka) ……………………………………………………………………………

    ………

    Mwene.............................................................................. na

    …………………………………………………………………….

    Wo mu Karere ka....................................... yavukiye

    ………………………………………………….. Ku wa …………………………………………..

    Gitangiwe............................................................. ku wa

    ………………………………………………….

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa

    500 FRW

     
    ………………………………………………………………………… Igiciro

                                                                                        Iki kemezo kemejwe hakurikijwe nomero

                                                                                                                      D214563TKR                                 

                   kandi gishyizweho umukono na

                     ………………………………….. 

    Gifite agaciro kugeza ku wa .............

     

    2.  Sheki

    Sheki ni urupapuro rwuzuzwa muri banki kugira ngo nyirayo cyangwa uwo ihawe abikuze amafaranga kuri konti ye cyangwa y’uyimuhaye. Biragoye kubona sheki yo mu Kinyarwanda gusa kubera ko banki ziganwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Iby’ingenzi byuzuzwa kuri sheki ni ibi bikurikira:

    –      Umazina y’uri bubikuze akoresheje iyo sheki.

    –      Umubare w’amafaranga abikuzwa.

    –      Uhawe sheki.

    –      Itariki sheki itangiweho.

    –      Umukono wa nyiri konti.

    Urugero rwa sheki


    IMYITOZO

    a)  Shushanya sheki ugaragaze neza amakuru yose uyuzuza akenera, maze uyuzuze.

    b)  Ishyire mu kigwi cy’uwataye irangamuntu wo Murenge wa Ngoma maze umwandikire amakuru yose akenewe kugira ngo yuzuzwe ku kemezo gisimbura ikarita y’irangamuntu by’agateganyo.

    VIII.4. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Umaze kwiga inyandiko zuzuzwa, ifashishe mudasobwa maze uge ku rubuga www.irembo.gov. rw, uhitemo ahanditse inzego z’ibanze, urebe ibyemezo

    bihari, muri byo uhitemo bitanu, usobanure inzira wacamo ubyuzuza. Hera kuri ibyo byemezo ugaragaze uko amakuru akenewe yuzuzwa kuri byo.


    VIII.5.   Isuzuma risoza umutwe wa munani

    Umwandiko: Yahaboneye isomo

    Kamana na Gasana bari batuye mu mudugudu umwe. Imiryango yabo yari ifite imikorere inyuranye, bityo n’iterambere rya buri muryango ryari ritandukanye, bitewe n’imikorere yabo. Umuryango wa Kamana wari wariteje imbere; warangwaga no gukunda umurimo, ugakoresha neza ibyo utunze kandi ukamenya kuzigama. Naho umuryango wa Gasana wo warangwaga n’ubunebwe no gusesagura.

    Umunsi umwe, mu gihe cy’urugaryi, Gasana n’abana be barihoreye bizera iminsi myiza, imyaka yari yeze, nta kibazo k’inzara kirangwa mu muryango wabo. Abo kwa Gasana babyukaga barya, barangiza bakoga, nuko bagatangira kuzerera hirya no hino baririmbira abahisi n’abagenzi mu gihe kwa Kamana bo babaga bashishikariye umurimo. Abana ba Gasana nta kintu na kimwe bari bazi gukora, uretse kuririmba no kubyina. Umuryango wa Kamana wo, ntiwasibaga gukorana umurava no gutoza abana umurimo. Buri mwana yari afite inshingano ashinzwe kurangiza.

    Nta mwanya wo gupfusha ubusa bagiraga. Kamana n’umugore we bazindukaga kare bitabiraga umurimo.

    Abana bo kwa Kamana, iyo bavaga ku ishuri bakoraga imirimo inyuranye yo mu rugo barangiza bagasubiramo amasomo yabo. Haba mu gihe kiza, haba mu gihe kibi, abo kwa Kamana ntibaruhukaga gukora. Iyo umusaruro wabaga mwinshi,

    barahunikaga, bateganyiriza iminsi mibi. Ntibinubiraga akazi, bahoraga bakora cyane bakiyuha akuya. Iyo bwagorobaga, bariyuhagiraga, bakarya nuko bakaruhuka. Bwacya abana bakajya kwiga; ababyeyi bakarimbanya imirimo yabo.

    Umuryango wo kwa Gasana kubera gusesagura waje guhura n’iminsi mibi y’inzara. Ibyo bejeje byari byashize, kubera ko igihe kinini bakimaraga bidamarariye birata mu ndirimbo n’imbyino sinakubwira. Inzara ibamereye nabi, Gasana arahaguruka, araboneza no ku muturanyi we Kamana ngo ba! Agezeyo, asanga bari kuvana imyaka mu kigega. Aravunyisha nuko bamuha ikaze. Ntiwareba uko yasaga, yari ananutse kubera inzara. Kamana amuha umwanya wo kuvuga ikimugenza! Nuko Gasana araterura ati: “Muvandimwe wange kandi nshuti, nje hano ngo umfashe, umpe ku byo kurya wahunitse, ndebe ko iminsi mibi y’inzara yarangira. Abana bange inzara irabugarije, bamerewe nabi cyane. Rwose ntumpakanire, ni wowe nagira.”

    Kamana ariyumvira yibuka ukuntu yahuraga n’abo kwa Gasana bazerera gusa badakora mu gihe abe babaga biyushye akuya bakorera urugo rwabo, yibuka kandi ukuntu kwa Gasana basesaguraga utwo bejeje badashobora kuzigamira iminsi mibi. Kamana amureba asa n’umurenza ingohe aricecekera amwima amatwi. Gasana arongera avuga mu ijwi riranguruye, agira ati: “Muvandimwe, gerageza kunyumva, umfashe.” Kamana aramusubiza ati: “Ko nzi ko mwari mwarejeje byabagendekeye bite? Gasana ati: “Twarabigurishije ibindi turabirya turabimara.” Nuko Kamana yongera kumubaza ati: “Ntimwibuka ko habaho iminsi mibi ngo mwizigamire!” Gasana aratakamba cyane ati: “Wokagira Imana we, ngirira impuhwe umfungurire umpe n’imbuto, isomo nararibonye.”

    Gasana arakomeza aramwinginga nuko amusezeranya ko mu minsi mike azaba yejeje ko atazongera gusesagura kandi ko azamwishyura ibyo amugurije. Kamana agera aho agira impuhwe aca inkoni izamba amuha ibyo guteka. Amugira n’inama yo kuza mu rugo akamuha akazi we n’abe. Ageze mu rugo, abwira abana be ko Kamana yamugiriye impuhwe akamuha ibiribwa akanamwemerera kubaha akazi kugira ngo babone ibyo bazajya barya. Abo kwa Gasana batangira ubwo guca inshuro. Buri munsi Kamana akabaha ibyo guteka bakoreye. Ibyo birabasindagiza kugeza iminsi mibi irangiye.

    Mu gihe babaga bari mu kazi kwa Kamana, yarabaganirizaga akabagira inama yo gukorana umurava no kurwanya ubunebwe, akanabatoza umuco wo kuzigama. Abana ba Gasana babona isomo ryiza, biga gukora imirimo yo mu rugo ihwanye n’ubushobozi bwabo.

    Hashize iminsi Kamana aganiriza umuhungu wa Gasana witwaga Kamari amubaza impamvu yacikije amashuri kandi akiri muto. Kamari amusubiza ko iwabo babuze ubushobozi bwo kumurihira amafaranga y’ishuri. Kamana amubwira amateka y’umwana wari imfubyi akaza guhabwa inkoko imwe na nyirarume akayorora akajya agurisha amagi yayo udufaranga akuyemo

    akatuzigama twagwira akaguramo izindi nkoko akarushaho kubona umusaruro w’amagi utubutse. Amusobanurira ko byatinze uwo mwana akagura inka mu mafaranga yakuraga mu magi.

    Amafaranga yavaga mu mukamo w’inka, ni yo yagiye azigama buhorobuhoro, akabasha kwirihira amashuri yisumbuye, ndetse na kaminuza. Kamana yasobanuriye Kamari ukuntu uwo mwana yiteje imbere abikesha umuco mwiza yagiraga wo kumenya kuzigama. Akimara kumva iyo nkuru, amusaba ko amafaranga yari kuzamuhemba, yayamuguriramo urukwavu akagenda akarworora, kugira ngo na we azage yizigamira atangiye kugurisha inkwavu ze.

    Kamana yigishije Gasana n’umuryango we gukunda umurimo no kwizigamira, maze nyuma yaho barakora beza imyaka, barahunika, urugo rwabo rukira inzara rutyo. Kamari na we, yoroye inkwavu atangira kuzigama amafaranga akuyemo, nyuma y’umwaka asubira mu ishuri afatanya n’ababyeyi be kwishyura amafaranga y’ishuri. Ubu umuryango wa Gasana witeje imbere, umeze neza kubera isomo uwo muryango wakuye kwa Kamana.

    I.  Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    Soma umwandiko, usubize ibibazo bikurikira.

    1.     Muri uyu mwandiko baratubwiramo imiryango ibiri. Tandukanya imiterere yayo.

    2.     Iterambere ryo mu muryango wa Kamana rikomoka ku ki?

    3.     Ni iyihe ndangagaciro dusanga muri uyu mwandiko, iranga Abanyarwanda?

    4.     Ni ikihe gihe k’ihinga kivugwa mu mwandiko? Garagaza nibura ibindi bihe bibiri by’ihinga bitavuzwe mu mwandiko.

    5.     Sobanura ibyiza byo kuzigama bivugwa mu mwandiko.

    6.     Vuga ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri mu mwandiko.

    7.     Gereranya imyitwarire y’abanyarubuga n’ubuzima busanzwe bw’aho utuye.

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo

    1.   Sobanura amagambo akurikira, ukurikije inyito afite mu mwandiko.

    a)  Urugaryi

    b)  Kwiyuha akuya

    c)  Kugarizwa (n’inzara)

    d)  Kuboneza

    2.     Shaka amagambo yakoreshejwe mu mwandiko avuga kimwe n’amagambo atsindagiye muri izi nteruro:

    a)  Agezeyo, arakomanga nuko bamuha ikaze.

    b)   Bwacya bagakomeza imirimo yabo.

    3.    Huza ijambo n’igisobanuro cyaryo ukurikije inyito rifite mu mwandiko .


    III. Ikibazo ku mpapuro zuzuzwa, sheki na raporo

    1.    Ni ubuhe buryo bukoreshwa mu kubikura amafaranga kuri banki?

    2.    Sheki umuntu ayitanga uko yakabaye cyangwa hari ibyo yuzuzaho?

    3.    Usibye sheki, nta zindi mpapuro muzi buzuza?

    4.    Kubera iki umuntu yandika raporo?

    5.    Sobanura ibyakwitabwaho mu kujora raporo yakozwe.








































    UMUTWE WA 7 GUKUNDA UMURIMOUMUTWE WA 9 UBUKORONI