UMUTWE WA 6 GUKUNDA IGIHUGU
UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE
– Gusesengura umwandiko ku kurwanya ruswa n’akarengane atahura ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.
– Gukora inyandikomvugo y’inama
Gusesengura amazina y’amatirano agaragaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi.
IGIKORWA CY’UMWINJIZO
Ukurikije uko uzi ingaruka za ruswa n’akarengane ni iki wakora kugira ngo uwo muco mubi ucike burundu mu Gihugu. Sobanura uruhare rwawe nk’urubyiruko mu guca ruswa n’akarengane.
VI.1. Umwandiko: Ntumpeho
Ni mucyo twambare, twambarire Kuba imena.
Gewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere. Nushaka unkurikire, mu runana
Rw’imihigo,
Turishinge turahire, yuko Tuzahora
Dukunda ibyiza: ubutabera n’amahoro Urukundo n’ubupfura; ubukire Bwanga ibyo ndabugaya
Ntumpeho
1. Nuteranya abuzuye,
Ubwo uratata nturi imfura.
Niba uhora utanya amoko
Ngo abantu bamashane,
Nusumbanya n’uturere
Uribagire wifashe,
Ntumpeho.
2. Niba utunzwe na ruswa
Ukura mu baturage,
Niba useka uwabuze hirya,
Akabura no hino,
Niba uneguza amazuru
Ukazura umugara,
Ntumpeho.
3. Niba ishyari rikuzonga
Ugatera urubwa ukize,
Ugashengurwa n’agahinda
Iyo ubonye abahiriwe,
Urwo rutoke uhonda urundi
Rubuze mo ubupfura
Ntumpeho4. Niba unebwa ntukore
Ngo uzatungwa no gusaba,
Niba unyereza ibyo ushinzwe,
Ngo ubwo urirwanaho,
Urateshuka inzira y’intore.
Ubwo uri umunyoni mubi,
Ntumpeho.
5. Niba ushinzwe imbaga,
Ukikundira mo bamwe,
Uwakugabiye ntumukunda
Uramugambanira.
Uraca uduco kandi ashaka
Ko ureba udasumbanya,
Ntumpeho.
6. Niba uri umukobwa
Ukishinga abagushuka,
Niba se uri umuhungu
Ugashirira mu maraha,
Urasenya urwo wari gushinga
Ugashengera utambaye,
Ntumpeho.
7. Umuco mwiza wa kureze,
Ntugatume udindira.
Mu by’abandi jya utora ibyiza,
Ibifutamye ujugunye.
Niba urabukwa iby’abandi
Ugata n’urwo wambaye
Ntumpeho.
(Umuhanzi: RUGAMBA Sipiriyani)
6.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
IGIKORWASoma umwandiko “Ntumpeho”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo.
IMYITOZO
1. Koresha buri jambo mu magambo akurikira mu nteruro yumvikanisha icyo risobanura:
a) Imena
b) Imihigo
c) U
6.1.2. Gusoma no gusesengura umwandiko
bupfurad) Ugashengurwa
e) UmunyoniIgihe umuntu ategura inama isanzwe, agomba kwita cyangwa gutekereza ku ntego zayo; icyo inama izaba igamije, icyo izageraho na gahunda y’ibizigirwamo. Ni yo mpamvu agomba gutegura ibikoresho bizamufasha kuyinoza. Bimwe mu bigomba kwitabwaho ni ibi bikurikira:
– Gutegura aho inama izabera mbere, hakurikijwe umubare w’abazayizamo.
– Gutegura icyumba k’inama (intebe, ameza ndetse no kuhagirira isuku) ukurikije aho abazaza mu nama bazicara nko mu ishuri, ku ruziga, ku gice cy’uruziga n’aho abayobozi bicara.
– Guteganya icyo kwandikaho niba ari ngombwa; ikibaho, amakaye cyangwa ikindi kintu cyose cyatuma abari mu nama bashobora gukurikira (nko kwitabaza ikoranabuhanga niba ari ngombwa).
2. Shaka muri iki kinyatuzu mu merekezo yacyo yose amagambo arindwi afitanye isano na ruswa n’akarengane yakoreshejwe mu ndirimbo “Ntumpeho”.3. Simbuza amagambo y’umukara tsiri ari mu nteruro zikurikira impuzanyito zayo dusanga mu mwandiko.
a) Umujura ukoresha ikoranabuhanga ni umwanzi w’ibyiza.
Si ubupfura guteranya abantu ngo barasane.
6.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
IGIKORWAOngera usome umwandiko “Ntumpeho”, maze usubize ibibazo byawubajijweho
1. Ni iki umuririmbyi avuga ko adashaka ko bamuha?
2. Rondora ibintu bidakwiye gukorwa mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane muri iyi ndirimbo.
3. Sobanura ibyo umuntu akwiye gukora arwanya ruswa n’akarengane.
4. Ni ibiki bishobora kuba intandaro ya ruswa n’amakimbirane?
5. Ni iyihe nama umuhanzi agira abakobwa n’abahungu?
6. Bimwe mu bivugwa mu mwandiko bihuriye he n’umuco wo kuzigama no kurwanya jenoside
6.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
IGIKORWA
Ongera usome umwandiko “Ntumpeho”, maze usubize ibibazo byawubajijweho
1. Ni izihe ngingo z’ingenzi dusanga mu mwandiko?
2. Ni izihe ndangagaciro nyarwanda usanga muri uyu mwandiko?
3. Ese ubutumwa buri muri uyu mwandiko ubona bumaze iki mu buzima bwa buri munsi ku Banyarwanda?
4. Ni iyihe nama ukuye mu mwandiko ijyanye n’umuco w’amahoro?
VI.2. Amazina gakondo
IGIKORWA
Hera ku bumenyi usanzwe ufite ku mazina kandi ukore ubushakashatsi
maze usubize ibibazo bikurikira:
– Amazina gakondo ni iki?
– Amazina gakondo ateye ate?
– Amazina gakondo atandukaniye he n’andi mazina?
– Ni iki wavuga ku ntêgo y’amazina gakondo?
6.2.1. Inshoza y’amazina gakondo
Mu Kinyarwanda, izina ni ubwoko bw’ijambo bita umuntu, inyamaswa, ikintu n’ahantu, rikabiranga. Izina risobanurwa ku buryo butandukanye biturutse ku nyito cyangwa inyurabwenge, ku ntego ndetse no ku nkomoko.
Amazina gakondo ashobora gusobanurwa ku buryo bubiri bukurikira:
Mu rwego rw’inyito n’inkomoko:
Izina gakondo ni izina rusange mbonera rivuga abantu benshi, ibintu byinshi cyangwa inyamaswa. Ni izina ry’umwimerere w’Ikinyarwanda ritari iritirano.
Mu rwego rw’iyigantego:
Izina gakondo ni izina mbonera kuko rigizwe n’uturemajambo tw’ibanze dutatu gusa (indomo, indanganteko n’igicumbi). Ni ukuvuga ko izina gakondo
atari izina ry’urusobe kandi atari izina rikomoye ku nshinga cyangwa ku bundi bwoko bw’amagambo.
Dukubiye hamwe izo nshoza zombi twavuga ko izina gakondo ari izina mbonera ry’umwimerere mu Kinyarwanda ritari iritirano, rigizwe n’uturemajambo dutatu gusa (indomo, indanganteko n’igicumbi); rikaba atari izina ry’urusobe, atari izina rikomoye ku nshinga cyangwa ku bundi bwoko bw’amagambo.
6.2.2. Uturemajambo tw’izina gakondo
Intego y’izina gakondo ni: indomo, indanganteko (indangazina) igicumbi: D+RT+C
a) Indomo (D)
Ni akaremajambo kagizwe n’inyajwi iterura (ibanziriza) izina. Indomo buri gihe isa n’inyajwi y’akaremajambo kayikurikira iyo gahari. Ni ko karemajambo kabanziriza utundi turemajambo twose tugize izina.
Mu Kinyarwanda inyajwi zishobora kuba indomo ni eshatu: i, u, a.
Ingero: ikivuguto, amasaka, umuvure
Indomo n’inteko z’amazina zikoreshwamo:
- Indomo i-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 4, 5, 7, 8, 9, 10
Ingero: iminsi (nt.4), irebe (nt.5), ikivuguto (nt.7), ibishyimbo (nt.8), imbuto (nt.9), inzuzi (nt.10)
- Indomo u-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 1, 3, 11, 13, 14, 15
Ingero: umugabo (nt.1), umunsi (nt.3), urugo (nt.11), uburo (nt.14), ukuboko (nt.15)
- Indomo a-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 2, 6, 12, 16
Ingero: abagabo (nt.2); amazina (nt.6), akana (nt.12), ahantu (nt.16)
b) Indanganteko/ Indangazina: RT/Rzn
Indanganteko ni akaremajambo kerekana inteko izina ririmo. Ako karemajambo ni ko kagena uturemajambo tw’isanisha. Indanganteko zihinduka bitewe n’inteko izina ririmo.
Urugero: Amatara manini araka.
c) Igicumbi (C)
Ni igice k’izina kidahinduka mu igoragoza kibumbatiye inyito y’ibanze y’izina.
Mu Kinyarwanda izina mbonera gakondo iryo ari ryo ryose rifite iyo ntego.
Ikitonderwa:
Amazina adafite indanganteko igaragara na yo intego yayo ni D+RT+C uretse ko muri ayo mazina RT ari ikimenyetso Ø gihagararira akaremajambo kabura mu turemajambo tw’ibanze.
Urugero:
Ishyari: i- Ø-shyari -Ø- ni indanganteko
6.2.3. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina gakondo
Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina gakondo ni akoreshwa mu izina mbonera.
Ingero:
Umwana: u-mu-ana bisomwa ngo u ihinduka w iyo iri imbere y’inyajwi u→w/-J.
Icyatsi: i-ki-atsi, i ihinduka y iyo iri imbere y’inyajwi i→y/ -J, ky →cy mu myandikire yemewe y’Ikinyarwanda.
Abantu: a-ba-antu a→ø/ -J, a yaburijwemo iyo iri imbere y’inyajwi.
Imbonerahamwe y’amwe mu mategeko y’igenamajwi ajyanye n’inyawi n’ingombajwi mu izina gakondo.
IMYITOZO
1. Tahura amazina gakondo muri aka gace k’indirimbo Niba unebwa ntukore
Ngo uzatungwa no gusaba, Niba unyereza ibyo ushinzwe, Ngo ubwo urirwanaho, Urateshuka inzira y’intore. Ubwo uri umunyoni mubi, Ntumpeho.
2. Wifashishije ingero gira icyo uvuga ku biranga izina gakondo.
3. Garagaza intego y’amazina mbonera gakondo akurikira n’amategeko y’igenamajwi yakoreshejwe: amenyo, umuhungu, imfuruka, umweyo, inzuzi (imigezi)
VI.3. Amazina y’amatirano
IGIKORWA
Soma iki kiganiro hagati ya Kagabo na Mucyo maze utahuremo amazina gakondo n’amazina atari gakondo arimo. Hera ku miterere yayo, ukore ubushakashatsi utahure inshoza y’amazina y’amatirano, ugaragaze imvano y’amazina y’amatirano na zimwe mu ndimi zatije Ikinyarwanda amagambo. Mugaragaze kandi intego n’amategeko y’igenamajwi by’ayo mazina.
Ikiganiro: Kagabo na Mucyo mu isoko
Mucyo: Kagabo, bite se? Ngwino hano ntundenze ibyashara!
Kagabo: Reka nze ariko ninsanga ibyo nshaka utabitite ndajya ahandi.
Mucyo: Banza wicare wice akanyota.
Kagabo: Oya. Ntumpa ruswa ngo nemere. Ubu icyo nshaka ni ukugura
ishati ifite amaboko magufi n’ipantaro y’umukara.
Mucyo: Humura hano birahari; wijya kure.
Kagabo: Ese ko nta giciro gihari?
Mucyo: Dore byanditseho. Ishati ni amafaranga ibihumbi umunani naho ipantaro ni ibihumbi icumi.
Kagabo: Ndabona bidahenze. Ese amasogisi yo n’iri koti na karuvati byo bigura bite?
Mucyo: Amasogisi ni amafaranga ibihumbi bitanu, ikoti ni bitanu naho karuvat ni igihumbi.
Kagabo: Reka nkwishyure kashi ndabona nta sheke nazanye.
Mucyo: Urakoze Kaga, unsuhurize mwarimu wange.
Kagabo: Urakoze nawe. Ni aho ubutaha!
6.3.1. Inshoza y’amazina y’amatirano
Izina ry’iritirano ni izina ritari karemano muri urwo rurimi, ni izina ryavuye mu zindi ndimi cyangwa izina ryahawe ikintu ubusanzwe kitari gisanzwe muri urwo rurimi. Izina ry’iritirano iyo rigeze mu Kinyarwanda, rishakirwa inteko, yaba ari inshinga igashakirwa ngenga, kandi bikisanisha n’ikibonezamvugo k’Ikinyarwanda mu rwego rwo gushakirwa uturemajambo.
Kugira ngo ijambo ritirwe ryemerwe, rigomba kuba rikenewe n’abenerurimi kandi rishobora kuvugika bitagoranye. Mu itira ry’amazina kandi, ushobora gufata ijambo ukariterura uko ryakabaye, ukaryinjiza mu rurimi kamere rigafata intego n’imiterere y’amazina y’urwo rurimi uryinjijemo. Riba rishobora kwinjirana inyito risanganywe cyangwa guhabwa indi itandukanye n’isanzwe. Indimi nyafurika zatije Ikinyarwanda amagambo kubera imihahirane n’imibanire yo guturana no gushyingirana. Indimi z’i Burayi zatije Ikinyarwanda amagambo kubera ubukoroni, ubucuruzi n’amadini.
6.3.2. Imvano y’amazina y’amatiranoKuva kera Abanyarwanda bashyikiranaga n’abaturage b’ibihugu bidukikije, bitewe n’ubucuti ubuhake, guhaha cyangwa gushyingirana. Ibi byatumye Ikinyarwanda kinjiza amagambo avuga ibintu bimwe byabaga byadutse mu Rwanda. Byongeye kandi, kuva mu ntangiriro y’ikinyejana cya makumyabiri, abanyaburayi batangiye kuza mu Rwanda bazanywe n’amadini, ubukoroni, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ibindi. Ibyo byatumye zimwe mu ndimi z’i Burayi zinjiza amagambo mu Kinyarwanda.
6.3.3. Zimwe mu ndimi zatije Ikinyarwanda amagambo
a) Indimi nyafurika
Ingero:
b) Indimi z’i Burayi
Ingero:
6.3.4. Amategeko agenga itira ry’amazina
Kugira ngo ijambo ritirwe ryemerwe, rigomba kuba rikenewe n’abenerurimi kandi rishobora kuvugika bitagoranye. Ni ukuvuga ko utira ijambo ubusanzwe utari ufite mu rurimi rwawe. Iyo atari ibyo uba ukoze ikosa ry’inozamvugo ryo kuvanga indimi mu gihe bitari ngombwa, bitewe n’impamvu zinyuranye; ubwirasi, kugaragaza ko wize, kwereka undi ko ururimi azi nawe uruzi... Ijambo ritiwe rigenekerezwa ku nyemvugo z’Ikinyarwanda, rigafata amasaku nk’ay’Ikinyarwanda, ryaba ari izina rikagenerwa inteko, yaba ari inshinga ikagenerwa umuzi. Niba ijambo ritiwe ari icyongereza cyangwa ikidage, bitewe n’uko izo ndimi zisanzwe zifite amasaku atandukanye n’ay’Ikinyarwanda, rigomba kwinjira mu Kinyarwanda rifite amasaku abenerurimi dusanzwe tumenyereye. Mu itira ry’amazina kandi, ushobora gufata ijambo ukariterura uko ryakabaye, ukaryinjiza mu rurimi kamere rigafata intego n’imiterere y’amazina y’urwo rurimi uryinjijemo. Riba rishobora kwinjirana inyito risanganywe cyangwa guhabwa indi itandukanye n’isanzwe.
Ingero
Driver: umuderevu
Blanket: ikiringiti
Chauffeur: umushoferi
Shirt: ishati…
6.3.5. Uturemajambo tw’amazina y’amatirano n’amategeko y’igenamajwi akoreshwamo.
Muri rusange amagambo akunze gutirwa mu Kinyarwanda ni amazina. Iyo amazina y’amatirano yinjiye mu Kinyarwanda, yisanisha ku miterere y’andi mazina asanzwe mu Kinyarwanda. Bityo akavugwa nka yo kandi akagira amasaku n’intego nk’iy’amazina asanzwe mu Kinyarwanda. Amenshi mu mazina y’amatirano, iyo yinjiye ahita afata intego rusange y’izina ry’Ikinyarwanda; ni ukuvuga indomo, indanganteko n’igicumbi, bityo bene ayo mazina biranagorana kuyatandukanya n’amazina gakondo kuko na yo ahita afata intego nk’iy’amazina asanzwe kandi uko imyaka igenda ihita inkomoko yayo ikagenda yibagirana. Ikindi kandi uvuga ntabanza kubaza inkomoko y’izina iri n’iri.
Ingero:
Umushoferi/abashoferi: u-mu- shoferi/ a-ba-shoferi Umuderevu/abaderevu : u-mu-derevu/ a-ba-derevu Umuboyi/ababoyi: u- mu-boyi/ a-ba-boyi Umwarimu/abarimu: u-mu-arimu/a-ba-arimu… a→ ø/-J
Andi mazina y’amatirano ntagaragaza indanganteko. Akenshi na kenshi, amazina y’amatirano atagaragaza indanganteko (indangazina), aba ari mu nteko ya gatanu. Cyakora iyo agiye mu bwinshi agaragaza uturemajambo twose.
Urugero:
Ishati/amashati: i- ø -shati/ a-ma-shati Isaha/amasaha: i- ø -saha/ a-ma-saha…
Hari andi mazina y’amatirano yinjira mu Kinyarwanda, ntashobore kugira indomo n’indaganteko ahubwo akagira igicumbi gusa (ø - ø -c). Bene ayo mazina akunze kuba ari mu nteko ya kenda agafata ubwinshi mu nteko ya cumi n’iya gatandatu.
Ingero:
Terefoni (imwe)/ za terefoni (nyinshi): ø - ø -terefoni
Tereviziyo (imwe) / za tereviziyo (nyinshi): ø - ø -tereviziyo
Radiyo (imwe) / za radiyo (nyinshi): ø - ø - radiyo…
Ikitonderwa:
Amazina y’amatirao yemera kandi gufata ubwinshi mu nteko ya gatandatu. Iyo yafashe ubwinshi mu nteko ya gatandatu agira indomo n’indanganteko.
Ingero:
erephone: ø - ø -terefone amaterefone: a-ma- terefone
Tereviziyo: ø - ø -tereviziyo amatereviziyo a-ma-tereviziyo radiyo / amaradiyo:
ø - ø - radiyo/ a-ma-radiyo…
– Amazina y’amatirano agira amategeko y’igenamajwi ateye nk’ay’amazina gakondo
Ingero:Intêgo Itegeko ry’igenamajwi
Ibyashara: i-bi-ashara i→ y/-J
Icyashara: i-ki-ashara i→ y/- J; ky→ cy mu myandikire y’Ikinyarwanda. Agaterefoni: a-ka-terefoni k→g/ - GR
Umwarimu: u-mu-arimu u→ w/- J
IMYITOZO
1. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’amazina y’amatirano n’amazina gakondo?
2. Tanga ingero z’indimi nyafurika zatije Ikinyarwanda amagambo.
3. Ni izihe mpamvu z’ingenzi zatumye zimwe mu ndimi nyafurika zitiza Ikinyarwanda amagambo?
VI.4. Inama
IGIKORWA
Iyo umuyobozi ashaka kugira icyo ageza ku bo ayobora akoresha inama. Nimukore ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’inama musubiza ibibazo bikurikira:
a) Inama ni iki?
b) Inama itegurwa ite?
c) Inama iyoborwa ite?
6.4.1. Inshoza y’inama
Inama ni ikoraniro ry’abantu bateraniye hamwe bafite ingingo bigaho. Hashobora kubaho inama idasanzwe; iba itateguwe bihambaye cyangwa inama isanzwe iba yateguwe cyane kubera ko idatunguranye.
6.4.2. Uko inama itegurwa
Igihe umuntu ategura inama isanzwe, agomba kwita cyangwa gutekereza ku ntego zayo; icyo inama izaba igamije, icyo izageraho na gahunda y’ibizigirwamo. Ni yo mpamvu agomba gutegura ibikoresho bizamufasha kuyinoza. Bimwe mu bigomba kwitabwaho ni ibi bikurikira:
– Gutegura aho inama izabera mbere, hakurikijwe umubare w’abazayizamo.
– Gutegura icyumba k’inama (intebe, ameza ndetse no kuhagirira isuku) ukurikije aho abazaza mu nama bazicara nko mu ishuri, ku ruziga, ku gice cy’uruziga n’aho abayobozi bicara.
– Guteganya icyo kwandikaho niba ari ngombwa; ikibaho, amakaye cyangwa ikindi kintu cyose cyatuma abari mu nama bashobora gukurikira (nko kwitabaza ikoranabuhanga niba ari ngombwa).
Nyuma yo gutekereza no gutegura ibikoresho bikenewe, utegura inama akurikizaho gutegura inama nyirizina. Agomba kwibanda ku bintu bikurikira:
– Gutegura ibizigirwa mu nama bikorwa n’umuyobozi cyangwa se bigakorwa n’akanama runaka yashyizeho.
– Mu gutegura ingingo z’ingenzi ni byiza kuzitondekanya uhereye ku zifite agaciro kurusha izindi kuko iyo igihe kibaye gito, iby’ingezi biba byarangiye.
– Gutumiza inama no kohereza gahunda yayo mbere y’igihe (hari igihe abatumiwe batanga ibitekerezo cyangwa bakibutsa indi ngingo yagombaga kuzigirwamo.)
– Ni byiza ko hagati yo gutumiza inama n’inama ubwayo habonekamo igihe kugira ngo abantu babashe kuyitegura.
6.4.3. Ibikorwa byo kuyobora inama
Kuyobora inama ni umurimo ukorwa na nyiri ukuyitumiza cyangwa umubereye mu mwanya (umuyobozi mu rwego rwe). Buri muntu wese uba yitabiriye inama aba afite icyo ashinzwemo: abayitumiwemo baba bafite inshingano zo kumva no gutanga ibitekerezo byabo. Umuyobozi w’inama atangiza inama kandi akanayiyobora.
Inama igira ibice by’ingenzi bigenda bikurikirana, kandi uyiyoboye akaba agomba gukurikirana neza ngo hatagira igisimbukwa, cyanecyane ko ari we ugomba kurangiza kimwe agatangiza ikindi.
Muri rusange ibice by’inama bikurikirana bitya:
– Gusuhuzanya no gutanga ikaze;
– Kuvuga igihe inama iza kumara no kuvuga urwego inama yatumiwemo;
– Kurebera hamwe ko umubare w’abayitumiwemo bahageze uhagije kugira ngo ibe yatangira byemewe n’amategeko (iyo bitatu bya kane by’abatumirwa bahari nta cyayibuza gutangira);
– Kumva impamvu z’abataje niba bahari;
– Gutangira inama nyirizina : kuganira ku mirongo mikuru mikuru no kubyemeranyaho. Abitabiriye inama bashobora no kongeraho izindi ngingo iyo bisabwe.
– Inama nyirizina irarimbanya ari nako ikorerwa inyandikomvugo. Inama ikorwa hasuzumwa ingingo bemeranyijweho, kandi hakigwa ingingo imwe ku yindi.
– Uwatumije inama cyangwa umuhagarariye atanga inshamake y’ibyemezo byumvikanyweho mu nama.
– Inama isozwan’uwayitumije cyangwa umuhagarariye igiheuwayitumije yabimuhereye uburenganzira: ashimira abayitabiriye akanabasezerera ariko akabanza kubaha amatangazo iyo ahari.
Ikitonderwa:
1. Kugira ngo inama ishyirwe mu bikorwa uyobora inama agomba kugira izi ndangagaciro igihe ayoboye inama:
– Kwirinda kuba umunyagitugu;
– Kutagira uruhande abogamiramo;
– Kumva ibitekerezo by’abatumirwa akabijora kandi akabigorora igihe ari ngombwa;
– Agomba kuba ari umuhanga mu byo avuga adahuzagurika icyo atazi agasaba ukizi mu batumirwa kugisobanura.
2. Imyanzuro y’inama ifatwa nk’aho ari ikemezo cya buri wese mu baje mu nama.
3. Inama igomba kurangwa n’ikinyabupfura, ubworoherane n’umusanzu wa buri wese mbega inama ntabwo ari igihe cy’amatangazo.
UMWITOZO
Erekana uko wategura inama n’uko wayikoresha.
VI.5. Inyandiko
IGIKORWA
Nimusome iyi nyandiko kandi mwitegereze imiterere yayo maze mukore ubushakashatsi mutahure inshoza y’inyandiko mvugo, ibice by’inyandiko mvugo n’uko inyandiko mvugo ikorwa.
Inyandiko mvugo y’inama ya Komite Nyobozi y’Akarere ka Bwakira yo ku
wa 12 Gashyantare 2016
a) Abitabiriye inama
1. Bwana MUGISHA Arnauld (Umuyobozi w’Akarere)
2. Madamu KANKINDI Virginie (Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho y’Abaturage)
3. Bwana BAZIRURA Sébatien (Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ububukungu)
4. Madamu UWISANZE Diane (Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bwakira)
b) Ibyari ku murongo w’ibyigwa
1. Gusuzuma raporo z’ubwitabire bw’umuganda.
2. Gukora igenagaciro ry’ Umuganda mu kwezi kwa Mutarama.
3. Gusuzuma imikorere y’abayobozi b’imirenge.
4. Utuntu n’utundi.
c) Uko inama yagenze
Inama yatangiye saa saba n’igice iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Bwakira Bwana MUGISHA Arnauld watangiye aha ikaze abitabiriye inama anaboneraho no kubereka umuyobozi mushya w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Kankindi Virginie. Arangije abasomera ibyari ku murongo w’ibyigwa. Uyoboye inama kandi yabajije abari mu nama niba hari ibyo bifuza gushyira ku murongo w’ibyigwa maze hemezwa gahunda y’inama.
1. Ingingo ya mbere: Gusuzuma raporo z’ubwitabire bw’umuganda.
Ku bijyanye n’iyi ngingo abari mu nama bamaze gusoma no gusuzuma raporo
bagejejweho na za komite ngenzuzi z’umuganda mu mirenge yose basanze umuganda witabirwa ku kigereranyo cya 95% bafata umwazuro ko n’abasigaye bangana na 5% abayobozi b’utugari n’imirenge bakora uko bashoboye bagakora ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwitabira umuganda no kubumvisha uburyo umuganda ari igikorwa k’ingirakamaro mu iterambere.
2. Ingingo ya kabiri: Gukora igenagaciro ry’umuganda mu kwezi kwa Mutarama
Abari mu nama, nyuma yo gusuzuma raporo z’igenagaciro ku muganda mu mirenge inyuranye basanze mu kwezi kwa Mutarama umuganda waragize agaciro kangana na miriyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda bishimira icyo gikorwa. Cyakora bifuje ko umurenge wa Kantarange mu kwezi kwa kabiri wazagerageza gukora ibikorwa bifite agaciro karenze ako mu kwezi kwa mbere kuko raporo zagaragazaga ko ari wo murenge wari inyuma y’iyindi kandi uri mu mirenge ifite abaturage benshi.
3. Ingingo ya gatatu: Gusuzuma imikorere y’abayobozi b’imirengeUyoboye inama, kuri iyi ngingo yagaragarije abari mu nama uko abayobozi b’imirenge igize Akarere ka Bwakira bitabiriye gutanga raporo n’uko bahiguye imihigo yabo. Abari mu nama bamaze kubyunguranaho ibitekerezo basanze hari abayobozi bagomba kugirwa inama n’abandi bagomba guhindurirwa imirenge bayoboraga. Ni muri urwo rwego umuyobozi w’Umurenge wa Mataba yimuriwe mu murenge wa Mugote uwayoboraga umurenge wa Mugote akagurana na we. Umuyobozi w’Umurenge wa Marangara hafashwe umwanzuro wo kumwandikira ibaruwa imusaba ibisobanuro birambuye ku mpamvu zo kudatangira raporo ku gihe.
4. Ingingo ya kane: utuntu n’utundi
Mu tuntu n’utundi, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage yagejeje ku bari mu nama ikibazo cy’abayobozi b’utugari bakoresheje nabi amafaranga y’ubudehe batagishije inama abaturage ngo bumvikane ku cyo bakoresha amafaranga y’ubudehe. Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri icyo kibazo abari mu nama bafashe umwanzuro wo gutumiza abo bayobozi bakagirwa inama bazakomeza kuyobora nabi bagahagarikwa ku buyobozi.
Inama yashojwe saa kenda n’igice uyoboye inama yongera gushimira abayitabiriye.
Umwanditsi w’inama Umuyobozi w’inama
UWISANZE Diane MUGISHA Arnauld
6.5.1. Inshoza y’inyandiko mvugo
Inyandiko mvugo ni umwandiko uvuga ibyakozwe, ibyabaye cyangwa ugasubira mu byo uwandika yabonye cyangwa se yanagizemo uruhare mu nama. Iyo urebye abo inyandiko mvugo igenewe, usanga hari uburyo bubiri ikorwamo:
– Inyandiko mvugo igenewe umuntu wari uhari igihe ibikorwaho inyandiko mvugo byabaga, kugira ngo atibagirwa ibyabaye abone uko abyigaho neza cyangwa ashyire mu bikorwa ibyumvikanweho.
– Inyandiko mvugo igenewe umuntu utari uhari kugira ngo amenye ibyavugiwe cyangwa ibyakorewe aho atari ari.
6.5.2. Ibice bigize inyandikomvugo n’uko ikorwa
Inyandiko mvugo y’inama igaragaza ibice bine by’ingezi: umutwe, abari mu nama, ibyari ku murongo w’ibyigwa n’uko inama yagenze muri make.
a) Umutwe
Ugaragaramo iyo nama iyo ari yo n’igihe yabereye mu magambo make.
b) Abari mu nama
Muri iki gice inyandiko mvugo igaragaramo urutonde rw’abitabiriye inama bose. Iyo atari benshi cyane bagaragazwa mu ntagiriro y’inyandiko mvugo. Ariko iyo abitabiriye inama ari benshi cyane bashyirwa ku mugereka w’inyandikomvugo y’iyo nama. Muri iki gice kandi hashobora no gushyirwamo abatarayitabiriye bafite impamvi cyangwa batayifite.
c) Ibyari ku murongo w’ibyigwa
Muri iki gice, ukora inyandiko mvugo arondora ibyo inama yagombaga kwigaho byose nk’uko biba byavuzwe n’umuyobozi w’inama ndetse n’ibindi byifujwe n’abari mu nama ko byajya mu tuntu n’utundi bitari byateganyijwe n’umuyobozi w’inama.
d) Uko inama yagenze
Muri iki gice ukora inyandiko mvugo yandika muri make icyo bumvikanye kuri buri ngingo. Ntiyandika ibyo buri muntu yavuze, ahubwo yandika gusa umwanzuro wafashwe kuri buri ngingo yari ku murongo w’ibyigwa kandi bikandikwa ku buryo bwumvikana neza adashyiramo ibitekerezo bye.
Ikitonderwa
Ibindi bigomba kugaragara mu nyandiko mvugo ni aho inama yabereye, urwego inama yateranyemo, impamvu y’inama, igihe yatangiriye n’igihe yarangiriye.
Inyandiko mvugo ntijyamo ibitekerezo bwite by’uyikora. Ni umwandiko uvuga ibyabaye utagize icyo uhinduraUMWITOZO
Mwishyire mu kigwi cy’abarimu maze mwitoremo umuyobozi w’ishuri abategurire inama ayiyobore, abandi mukore inyandiko mvugo yayo.
VI.6. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
Ishyire mu mwanya w’umuyobozi w’ikigo k’ishuri maze utegura gahunda y’inama y’abarimu kandi uyiyobore. Iyo nama iraba ifite insanganyamatsiko yo kwirinda ruswa n’akarengane. Kora inyandiko mvugo y’iyo nama.
VI.7. Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu
Umwandiko : Gukunda igihugu
Gukunda igihugu ni ugukunda bene cyo n’abagituye nta kurobanura, gukunda ibikigize byose nk’ubutaka, ururimi n’umuco no kumenya amateka yacyo, kugikorera no kugira ishyaka ryacyo, kubumbatira umutekano n’ubusugire bwacyo, kukirwanirira harimo ishyaka ryinshi, kwitanga ukaba wanagipfira bibaye ngombwa, guharanira kugihesha agaciro muri rusange.
Gukunda igihugu bigaragara ku munyagihugu watojwe neza uburere mboneragihugu, akagira uruhare mu gusigasira uburere n’umuco w’Igihugu ke, akakitangira mu buryo bwose bushoboka, akacyubaka, akanagiteza imbere
yicungira umutekano, akaba mu ijisho ryawo aho ari hose kandi agafatanya n’inzego zose z’ubuyobozi n’iz’umutekano.
Buri gihugu kiba gifite intego yo kugira umunyagihugu watojwe neza uburere mboneragihugu, usigasira uburere n’umuco w’igihugu ke, wakitangira mu buryo bwose bushoboka, witabira ibikorwa bicyubaka bikanagiteza imbere ndetse akanagira uruhare mu kwicungira umutekano.
Ijambo uburere mboneragihugu rituruka ku gikorwa cyo kurerera igihugu bishaka kuvuga : gutanga uburere bubereye igihugu, bugihesha ishema, butuma gikundwa, cyubahwa, kikanagendwa. Bugamije kandi kubaka, gushimangira, gukomeza ubumenyi bw’abanyagihugu ku bireba igihugu cyabo. Hari izindi ndangagaciro ziba zigamijwe zirimo ubwitange, gucunga neza ibya rubanda, kubungabunga umutekano, kugira ishyaka, ubutwari, kwirinda amacakubiri, kugira urukundo, kwemera inshingano no kuzisohoza, kugira ishyaka, kubungabunga ibidukikije, ubufatanye mu iterambere n’ibindi.
Hari inkingi zubakirwaho uburere mboneragihugu ari zo amateka y’igihugu, umuco w’igihugu, indangagaciro z’igihugu, ikerekezo k’igihugu, ikirangantego k’igihugu
(Urugero, ikirangantego k’Igihugu cyacu kigizwe: Ubumwe, Umurimo, Gukunda Igihugu), gahunda ya guverinoma. Mu Rwanda Uburere mboneragihugu tubukomora kuri ibi bikurikira birimo uruhererekane nyemvugo : Ingero (Wima amaraso Igihugu, imbwa zikayanywera ubusa, u Rwanda ruratera ntiruterwa, ese ko abandi bahunga bagana u Rwanda, ndaruhunga nge he? (Bisangwa).
Iyo uburere mboneragihugu bwigishijwe neza kandi bufite intego, bituma habaho ubumwe bw’abanyagihugu, ishema ry’igihugu, umutekano n’iterambere ry’igihigu kandi igihugu gikomeza ubusugire bwacyo.
Umuntu ukunda igihugu arangwa n’indangagaciro zinyuranye. Harimo guhorana ingamba zo guhindura abandi, abaganisha ku mikorere ya kirwanashyaka kandi adahuga, kubahiriza uburenganzira bw’abandi nk’uko yifuza ko ubwe bwubahirizwa, kuzirikana ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko. Uwo muntu ahora arangwa no kuzirikana ko hari byinshi byiza byasizwe n’Abakurambere bityo akumva ko agomba kwishyura iryo deni na we akagira icyo asiga akoze abazavuka nyuma bakazabiheraho ; kuzirikana ko umutungo kamere w’igihugu (ubutaka, amabuye y’agaciro, amazi n’ibidukikije) ari uw’abariho n’abazabakurikira bityo ukaba ukwiye gucungwa hazigamirwa abazakomoka ku bariho mu gihe runaka. Umuntu watoye inyigisho z’uburere mboneragihugu ahora ashishikajwe no kugikorera nta kwiganda, gushaka ibisubizo by’ibibazo biriho, kutagambanira igihugu, kwitangira igihugu akaba yanagipfira bibaye ngombwa, kwishimira kuba umuvugizi w’igihugu ke aho ari hose, kutarangwa n’ivangura iryo ari ryo ryose no gushyira inyungu z’igihugu imbere kurusha ize ku giti ke.
Uburere mboneragihugu ni ngombwa kandi ni ingenzi mu kubanisha umunyagihugu n’igihugu ke. Uburere mboneragihugu bukwiye gukomeza kwigishwa ingeri zose z’Abanyarwanda. Muri iki gihe, bukwiye kudufasha kugira uruhare rugaragara mu iterambere, kubaka ishema, ikizere cya none n’ik’ejo hazaza ku Banyarwanda bose.
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Ni akahe kamaro k’uburere mboneragihugu?
2. Ni ibihe bintu bitanu byibuze biranga umuturage ukunda igihugu ke?
3. Erekana inkingi uburere mboneragihugu bwubakirwaho.
4. Muri uyu mwandiko ni iyihe nsanganyamatsiko nkuru irimo?
5. Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
6. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko ?
II. Ibibazo by’inyunguramagambo
1. Sobanura aya magambo uhereye ku mwandiko:
a) Uburere mboneragihugu
b) Igihugu
c) Guhuga
d) Uruhererekane
e) Amacakubiri
2. Koresha buri jambo mu nteruro, ugendeye ku nyito rifite mu mwandiko:
a) Guhuga
b) Gusohoza,
c) Guhunga.
3. Tanga ingwizayito byibura eshatu z’ijambo agaciro.
III. Ibibazo by’ikibonezamvugo
1. Subiza ukoresheje “ni byo” cyangwa “si byo”
a) Kuvuga uvanga indimi byerekana ko uzi gutira bisanzwe.
b) Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka rikunanira kuvuga neza bityo bigatuma udashobora kwisobanura uko bikwiye.
c) Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka ari rirerire cyane mu rurimi rwawe.
d) Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka, riri mu rurimi rwawe.
e) Utira ijambo ry’icyo ushaka, ariko kidasanzwe mu muco no mu rurimi rwawe.
f) zina ry’iritirano buri gihe ryinjirana inyito yaryo risanganywe mu rundi rurimi ntihinduke.
2. Tahura amazina Gakondo mu nteruro zikurikira, ugaragaze intego yayo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.
a) Umwami Kigeri IV Rwabugili ni umwe mu ntwari z’u Rwanda.
b) Mu mutungo kamere w’Igihugu cyacu harimo ubutaka, amabuye y’agaciro, amazi n’ibidukikije.
c) Abaturarwanda bagomba kurangwa n’ishyaka ryo gukunda Igihugu.
IV. Ibibazo ku nyandiko mvugo n’inama
1. Rondora ibiranga inyandiko mvugo.
2. Hari uburyo bwo kuyobora inama, ese ni ubuhe ?
3. Ni ryari imyanzuro y’inama ifatwa kandi ni bande bayigiramo uruhare ?