UMUTWE WA 5 KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE
UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE
– Gusesengura umwandiko ku bihumanya ikirere agaragaza ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.
– Guhanga umwandiko ku nsanganyamatsiko yahawe.
– Kwandika interuro agaragaza ubutinde n’amasaku.
IGIKORWA CY’UMWINJIZO
Ku bwawe urumva hakorwa iki ngo ikirere kidahumana? Garagaza uruhare rwa muntu mu kubungabunga ibidukikije n’uburyo buboneye bwo kurinda ikirere.
V.1. Umwandiko: Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe
Ibidukikije bikubiyemo ibice bibiri, birimo ibidukikije kamere umuntu atagizemo uruhare
nk’imisozi, inyoni, ibirunga, ibiyaga karemano, inzuzi karemano n’ibindi. Hari kandi n’ibiva ku bikorwa bya muntu, birimo urusobe rw’ibinyabuzima, ibikorwa by’ubukungu n’imibereho y’abantu, ibirebana n’umuco, ubwiza ndetse n’ubumenyi bishobora kugira ingaruka ziziguye cyangwa zitaziguye, ku majyambere y’ahantu, ku binyabuzima no ku bikorwa by’umuntu. Mu bibangamira ibidukikije twavuga nk’ibyangiza ikirere bigatera imihindagurikire y’ibihe. Nubwo inganda zikenewe kugira ngo habeho iterambere ariko ibyotsi biva mu nganda bicucumuka bijya mu kirere bikacyangiza. Biriya byotsi byose bibi biva mu nganda ni byo byangiza igice k’ikirere kigabanya ubukare bw’imirasire y’izuba itugeraho ku isi hakaba imihindagurikire y’ibihe ishobora kuba intandaro y’amapfa. Ibyotsi bihumanya ikirere ntibiva mu nganda gusa. Nta wakwirengagiza ko ibinyabiziga, ubwato n’indege bikoresha amavuta, risansi na mazutu bisohora ibyotsi bihumanya ikirere.
Ni ngombwa kugabanya imodoka zicucumura ibyotsi byangiza ikirere no gukoresha mu nganda ikoranabuhanga rikuraho ikoreshwa ry’inkwi cyangwa ibikomoka kuri peterori, ahubwo bagashishikarira gahunda zibungabunga ibidukikije. Gutema amashyamba na byo biri mu bigira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije. Ibyotsi byanduye biva mu nyanja biyungururwa n’amashyamba ntibishobore gukomeza ngo byangize ikirere. Iyo nta mashyamba ahari birakomeza bikajya kwangiza ikirere ku buryo na byo bigira uruhare runini mu mihindagurikire y’igihe. Abashakashatsi bagiye bashaka uburyo bayobya imiyaga imwe n’imwe ikomoka mu nyanja maze ugasanga na bo bateje imihindagurikire y’ibihe. Ubusanzwe iyo miyaga igira gahunda yayo itera imvura kugwa ku mugabane uyu n’uyu n’igihe iki n’iki.
Ubwo bushakashatsi rero buvanze n’ibyuka binyuranye byoherezwa mu kirere bitera ibihe guhindagurika mu buryo budasobanutse igihe abantu bari biteze imvura bakayibura, yanagwa ikaza itunguranye. Ibyo byose bidindiza iterambere kubera ko bikurura amapfa inzara igasizora. Umuntu mu bikorwa bye yakagombye kumenya ko kwibasira amashyamba n’ibimera ari uguta abatuye isi mu kangaratete. Amashyamba afite akamaro kanini mu buzima bw’abantu. Ayungurura umwuka duhumeka kandi akanabika urundi rusobe rw’ibinyabuzima nk’inyamaswa, inyoni n’ibindi. Ibihugu byinshi birwana urugamba rukomeye rwo kugaragaza ubuhangange, bigacura ibisasu bya kirimbuzi byoreka imbaga bikarimbura amazu n’imisozi. Ibi bisasu biri mu bya mbere byangiza ikirere, aho byasibaniye ubuzima bukaba ingume. Abahanga bemeza ko ahantu habaye isibaniro ry’ibitwaro bya kirimbuzi, abagore baho baba bashobora kubyara abana babura ingingo zimwe na zimwe kubera ubumara buba bugize ibyo bisasu buba bwarakwirakwiriye mu mwuka bahumeka.
Kwita ku bidukikije byaba karemano cyangwa ibyakozwe n’abantu ni inyungu ya buri wese kuko iyo utabyitayeho byo biraguhana kuko uko byamera kose bizana ingaruka za vuba cyangwa zitinze, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Ni ahacu kwita no ku guharanira kurengera ibidukikije kuko kubyitaho ari uguharanira iterambere rirambye rizira ingaruka zitandukanye zatezwa no kubyangiza.
5.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
IGIKORWASoma umwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo.
IMYITOZO
1. Uzuza izi nteruro ukoresheje amagambo yakoreshejwe mu mwandiko:
a) Iyo ibidukikije byibasiwe, abantu basigara mu…………………………
ba
1. Simbuza amagambo yanditse mu mukara tsiri impuzanyito zayo ziri mu mwandiko.
a) Twabonye imyambi y’izuba tumenya ko bukeye.
b) Imyuka isohorwa n’inganda yanduza ikirere.
kiAndika neza interuro zikurikira wifashishije ubutinde n’amasaku kandi ugabanye ibimenyetso
a) Mu muco nyarwanda kirazira gukora ubushakashatsi wangiza ibidukikije.
b) Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kubungabunga ahantu nyaburanga.
c) Ibyotsi biva mu nganda n’imodoka bihungabanya ibinyabuzima n’umwuka duhumeka.
d) Iby’iki gihe bisaba gusigasira ubuzima bwacu.
e) Nyiri ibyago ni rubanda rugufi rutazi iby’umutungo kamere.
cwa n’inzara.b) Ibihumanya ikirere bitera amapfa kubera ko ibimera byuma hakabaho… imvura ikabura.
c) ….................... afite akamaro ku kuyungurura umwuka duhumeka
no kubika urusobe rw’ibinyabuzima.
d)Ibihugu byateye imbere bicura ibitwaro bya kirimbuzi kubera kurwanira………………….
2. Koresha aya magambo mu nteruro wihimbiye.
a) Ubumara
b) Amapfa
c) Ibidukikije
d) Ikirere
5.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
IGIKORWAOngera usome umwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe”maze usubize ibibazo bikurikira:
1. Mu mwandiko batubwira ko ibidukikije birimo ibice bingahe?
2. Ni ibiki bibangamira ibidukikije bivugwa mu mwandiko?
3. Sobanura uburyo inganda zishobora gutera imihindagurikire y’ibihe.
4. Ni izihe ngamba zafatwa kugira ngo ibinyabiziga bitangiza ikirere?
5. Sobanura uburyo gutema amashyamba bitera imihindagurikire y’ibihe.
6. Ni gute ubushakashatsi na bwo bushobora kugira uruhare mu mihindagurikire y’ibihe?
5.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
IGIKORWA
Ongera usome umwandiko “Ikirere n’imihindagurika ry’ibihe” maze usubize ibibazo bikurikira:
1. Garagaza ibindi bintu bitavuzwe mu mwandiko ubona byahumanya ikirere.
2. Garagaza ingingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko.
3. Huza ibivugwa mu mwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe” n’ubuzima busanzwe ubamo.
4. Ni ubuhe buryo bwiza bwo kubungabunga ibidukikije?
UMWITOZO
Ushingiye ku mabwiriza y’ihinamwandiko, hina umwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe” mu mirongo icumi.
V.2. Amasaku mbonezanteruroIGIKORWA
Soma interuro zikurikira wubahiriza ubutinde n’amasaku, hanyuma usubize ibibazo byazibajijweho.
a) Ikirêerê n’ûmwuûka duhuumêeka byaangiizwa n’îibyôotsi.
b) Umugorê n’ûmugabo barafâtanya mu kurêengera ibidûkiikije. c)Karaangwâ yahûguuye abatûuranyi bê kuu ngârukâ z’aâko kaânya
cyâangwâ zizigûye zikomôoka ku kwâangiiza amashyaamba.
d)Muu nzêego z’ûbuyobozi biitoondera ibyaâkwaanduza umwuûka mwiizâ`Ibibazo
1. Mukurikije imivugirwe y’izo nteruro murumva ari ayahe masaku yaje mu myanya atari asanzwemo? Kubera iki?
2. Mukore ubushakashatsi mutahure inshoza y’amasaku mbonezanteruro, mugaragaze impamvu amagambo agenda ahindura amasaku kamere iyo ari mu nteruro.
3. Mushake andi masaku mbonezanteruro atagaragajwe muri izo nteruro.
Inshoza y’amasaku mbonezanteruro
Amasaku mbonezanteruro ni amasaku avuka iyo ijambo rihinduye isaku kamere ryari rifite bitewe n’ubwoko bw’ijambo biri kumwe mu nteruro. Mu nteruro amagambo agenda ahindura amasaku kamere bitewe n’uko yakoreshejwe. Hari amoko y’amagambo atuma habaho imihindagurikire y’amasaku. Ayo ni nk’ibyungo na na nka, ndetse n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a.
1. Amasaku mbonezanteko ashingiye ku byungo cyangwa ku binyazina ngenera.
a) Iyo ijambo rikurikira icyungo cyangwa ikinyazina ngenera ridafite isaku nyejuru muri kamere yaryo, amasaku yaryo ntahinduka. Ibyo ariko bishoboka iyo iryo jambo ridatangiwe n’inyajwi.
Ingero:
– Ishyaamba ryiitaabwahô na Mugisha.
– Kanyâna na Kagabo bafatanya kuriinda ibihûmaanya ikirêerê.
– Umukôro wa Mugabo.
b) Ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ijambo ridatangiwe n’inyajwi, gihita kigira ubutinde, kereka iyo ijambo gisobanura riri mu nteko 1, 3, 4, 6, 9.
Ingero:
– Abâana baa Nkûbito biîtabiiriye umugaanda wô gutêera ibitî
– Ageendana na Cyûuma.
– Mukuungwâ na Ntâruka bireegeranye.
c) Iyo icyungo cyangwa ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ijambo rifite isaku nyejuru ku mugemo wa kabiri, iryo saku nyejuru riri kuri wa mugemo wa kabiri ryimukira ku mugemo wa mbere w’iryo jambo.
Ingero:
– Saavê ituuwe nka Kîbuungo.
– Umukôro wa Mûtesi
d) Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi -a, bikurikiwe n’izina ridafite indomo, ariko rifite isaku nyejuru ku mugemo wa gatatu, iryo zina rifata isaku nyejuru ku mugemo waryo wa mbere.
Ingero:
– Kiizâ na Mûgorê baravûukana.
– Umujyî wa Kîgalî urasukuuye.
e) Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi -a bi- kurikiwe n’izina ridafite indomo, ku mugemo wa kabiri rifite isaku nyesi nyejuru, iryo saku rirahaguma, umugemo wa mbere na wo ugafata isaku nyejuru.
Ingero:
– Inzu ya Kâriîsa sî iy’îbyaâtsi.
– Kamaâri yiigiisha nka Mûhiîre kubûungabuunga ibidûkiikije.
f) Buri gihe iyo ibyungo “na” na “nka”n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi
- a bikaswe bikurikiwe n’izina ritangiwe n’indomo, iyo ndomo itangira iryo zina ihita ifata isaku nyejuru.
Ingero:
– Umugorê n’ûmugabo
– Abâana b’âbakoôbwa)
g) Buri gihe iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a bikaswe bikurikiwe n’izina rifite isaku nyejuru cyangwa nyejuru nyesi ku mugemo wa kabiri, bituma indomo y’iryo zina igira isaku nyejuru nyesi.
Ingero:
– Afatwa nk’îintwâari.
– Miniisîtiri w’îintêbe yasuuye/yasûuye Icyaânya cy’Âkagêra
h) Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a bikaswe bikurikiwe n’ikinyazina nyereka, icyo kinyazina nyereka gifata isaku nyesi nyejuru ku nyajwi ibanza.
Ingero:
– Abatô bageendana n’iîki gihe.
– Yiitwaara nk’aâba babyêeyi bê.
– Guhumaanya ikirêerê biteeza ingârukâ z’aâko kaânya.
2. Amasaku mbonezanteruro adashingiye ku byungo cyangwa ku binyazina ngenera.
a) Ikinyazina mbanziriza gihorana isaku nyejuru ku gicumbi cyacyo.
Ingero:
– Uwô mvugâ yaaje.
– Ibyô akorâ birakwîiye.
b) Indangahantu ho, yo, mo/mwo bifatana n’inshinga n’akajambo ko bifata buri gihe isaku nyejuru.
Ingero:
– Si kô bavuzê.
– Yagiiyeyô.
– Namuboonyemô/ Namûboonyemô.
b) Inshinga mburabuzi “ni /si” ikoreshejwe mu nteruro buri gihe ifata isaku nyejuru. Nyamara iyo itangiye interuro iryo saku riratakara.
Ingero:
– Amasuunzu sî amasakâ.
– Uwô nshâakâ nî uwo.
– Ni umwâana nk’âbaândi.
– Si nge ujyayô.
d) Indangahantu “i ” na yo ishobora guhindura amasaku kamere y’amagambo.
Ingero:
– Saavê
– Avuuka i Sâavê.
e) Iyo mu nteruro hakoreshejwe ibyungo “no” na “nko” n’ibinyazina ngenera
bifite igicumbi –o, bifata isaku nyejuru.
Ingero:
– Kunywâ nô kuryâ birajyaana.
– Umurimâ wô guhîinga nî uwo.
– Iyo nyâna yô gukwâ nî iyi.
f) Impakanyi (ta) igira isaku nyejuru kandi ntigira integuza ndetse ntishobora na yo kuba integuza.
Ingero:
– Kudâkorâ biravûna.
– Kutâzâajyayô bizaatubabaza.
UMWITOZO
Soma neza kandi wandike izi nteruro ugaragaza ubutinde n’amasaku ugabanya ibinyetso:
a) Gutera ibiti biranga umuturage w’ibikorwa by’impuhwe n’ineza.
b) Iterambere rirambye turigezwaho no kurinda ikirere ibigihumanya.
c) Ni ngombwa kugabanya ibyotsi biva mu modoka n’ikoreshwa ry’inkwi.
d) Kagabo na Mutoni bahawe igihembo kuko bafashe neza ibidukikije.
e)Nyiri amahirwe amenya iby’imihindagurikire y’ibihe.
V3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
Ugendeye ku mabwiriza y’ihangamwandiko, hanga umwandiko ufite uburebure buri hagati y’imirongo mirongo itatu na mirongo ine ku nsanganyamatsiko ivuga ku bihumanya ikirere.
Ubu nshobora:
– Gusesengura umwandiko ku nsanganyamatsiko zivuga ku bihumanya ikirere.
– Guhanga umwandiko ku nsanganyamatsiko zivuga ku bihumanya ikirere.
Kwandika interuro ngaragaza ubutinde n’amasaku.
Ubu ndangwa no:– Gushishikariza abandi kubungabunga ibidukikije birinda kwangiza ikirere.
- Gushishikarira gusoma no kwandika interuro n’izindi nyandiko nubahiriza ubutinde n’amasaku.V.4. Isuzuma risoza umutwe wa gatanu
Umwandiko: Ibidukikije, inkingi y’ubuzima
Kuva kera na kare, umuntu azi ko yarazwe kuba umutware w’isi. Yahawe ubwenge bwo kuyigenga no kwifashisha ibidukikije mu mibereho ye ya buri munsi. Uko amajyambere agenda yiyongera ni ko ikitwa umutungo kamere twasigiwe n’abakurambere bacu ugenda ukoreshwa rimwe na rimwe neza cyangwa nabi hirengagijwe abavuka uko bwije n’uko bukeye. Byumvikana bite ukuntu ba rutwitsi bagambirira guhindura isi yacu ubutayu? Ba gashozantambara bahora mu myiyereko yo kugerageza ibitwaro byabo bya kirimbuzi kandi bijunditse ubumara, bazi ko byangiza ikirere? Abanyenganda zitandukanye bagira batya bagasuka, bakajugunya imyanda ivuye mu nganda, mu nzuzi no mu biyaga cyangwa, bazi ko nta cyo bitwara? Uretse n’ibyo, ibyotsi biva muri izo nganda bihumanya ikirere cyacu bikatugiraho ingaruka.
Muntu yagombye kumenya ko kwibasira ibidukikije harimo ibimera n’amashyamba ari uguta abatuye isi na we atiretse mu kangaratete. Ibimera bifite akamaro kanini mu buzima bw’abantu. Uko tubizi, ibimera biyungurura umwuka duhumeka. Igihe isi dutuye izaba yabaye ubutayu nka Sahara, ikirere cyuzuye umwuka uhumanye udashobora kuyungururwa, iherezo ry’abatuye isi rizaba irihe? Abahanga mu bumenyi bw’amashyamba bemeza ko adufitiye akamaro kanini kuko atuma imvura igwa, atuma duhumeka umwuka mwiza, arwanya n’isuri. Kuki abantu biyibagije ya mvugo igira iti: “Nutema kimwe uge utera bibiri!” Abacukura amabuye y’agaciro bakarimbura ibimera, bumva bitaniye he no gutema ishami ry’igiti wicayeho?
Ni ukuri gutera imbere ntawubyanze; ntiwahagarika inganda, gucukura amabuye y’agaciro, gukoresha ibinyabiziga utirengagije ubwato n’indege bikoresha amavuta, risansi ndetse na mazutu. Iri terambere duharanira twese kugeraho rijyana n’ingaruka zitandukanye. Umwotsi wa moteri z’ibinyabiziga byarondowe harimo n’ibisohorwa n’inganda bigira uruhare mu kutwangiriza ikirere.
Kwandura kw’ikirere bijyana no kwandura k’umwuka. Kubera ko umwuka ugira uruhare mu kugena ibihe by’imvura n’izuba, urumuri, ubushyuhe cyangwa ubukonje bikaboneka mu rugero rushimishije nubwo hari aho
bikabya; umwuka wanduye, uhumanye utuma ibihe bigenda bihindagurika, abahinze imyaka bakabura imvura bakarumbya, izuba rigacana imisozi ikaka, ibimera n’amashyamba bikaba umuyonga, abantu, inyamaswa n’amatungo bikarimbuka. Biriya byuka byose bibi ni byo byangiza igice k’ikirere kigabanya ubukare bw’imirasire y’izuba itugeraho ku isi; abahanga mu bumenyi bw’isi icyo gice bakita “ozone”. Kera iyo amapfa cyangwa umwuzure yafataga igihe kirekire, abantu barasuhukaga bakajya guhahira iyo byeze. Ikibazo kiriho, ubu kubona aho ingaruka z’iterambere ritaragera biragoye; ikiriho ni ugufata ingamba.
Kubungabunga ibidukikije ni bwo buryo bwiza bwo kugira ngo bisugire. Abayobozi b’Igihugu muri poritiki nziza yo kubungabunga ibidukikije, hashyizweho ikigo k’Igihugu gishinzwe kubibungabunga. Mu mpande zose z’Igihugu, ku bigero byose by’abantu bajijurirwa akamaro k’ibidukikije hakoreshejwe abafashamyumvire, bafatanyije n’abashinzwe gufata neza ubutaka, imiturire no kurengera ibidukikije. Nihadashyirwamo ingufu ngo buri wese ahagurukire kubungabunga ibidukikije Imana yaduhayeho impano ngo muntu abigenge, bizatuma isi igenda irushaho gusatira iherezo ry’ubuzima. Abemeza ko amazi atari amazi gusa ahubwo ari n’ubuzima ntibibeshye.
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Garagaza akamaro k’ibimera.
2. Andika ibintu byangiza ikirere.
3. Ni irihe sano rigaragara hagati yo kwandura kw’ikirere n’umwuka?
4. Hari icyo ubutegetsi bw’Igihugu bwakoze mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije? Sobanura neza igisubizo cyawe.
5. Buri wese mu batuye iyi si arasabwa iki?
6. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
II. Ibibazo by’inyunguramagambo
1. Sobanura amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko
a) Umutungo kamere
b) Kujundika ubumara
c) Imirase
d) Gusugira
e) Uruganda
2. Huza amagambo yo mu ruhushya A n’ibisobanuro byayo biri mu ruhushya B
1. Simbuza amagambo yanditse mu mukara tsiri impuzanyito zayo ziri mu mwandiko.
a) Twabonye imyambi y’izuba tumenya ko bukeye.
b) Imyuka isohorwa n’inganda yanduza ikirere.
III. Ikibazo ku butinde n’amasaku
Andika neza interuro zikurikira wifashishije ubutinde n’amasaku kandi ugabanye ibimenyetso
a) Mu muco nyarwanda kirazira gukora ubushakashatsi wangiza ibidukikije.
b) Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kubungabunga ahantu nyaburanga.
c) Ibyotsi biva mu nganda n’imodoka bihungabanya ibinyabuzima n’umwuka duhumeka.
d) Iby’iki gihe bisaba gusigasira ubuzima bwacu.
e) Nyiri ibyago ni rubanda rugufi rutazi iby’umutungo kamere.
IV. Ihangamwandiko
Hitamo insanganyamatsiko imwe maze uyiramburemo umwandiko w’imiringo mirongo itatu (30).
a) Kubungabunga ibidukikije ni inkingi y’ubuzima buzira umuze.
b) Kurwanya ibihumanya ikirere ni inshingano ya buri wese.