UNIT 6: GUKUNDA IGIHUGU
UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE
-Gusesengura umwandiko ku kurwanya ruswa n’akarengane atahura
ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.
-Gukora inyandikomvugo y’inama.
-Gusesengura amazina y’amatirano agaragaza uturemajambon’amategeko y’igenamajwi.
IGIKORWA CY’UMWINJIZO
Ukurikije uko uzi ingaruka za ruswa n’akarengane ni iki wakora kugira
ngo uwo muco mubi ucike burundu mu Igihugu. Sobanura uruhare rwawenk’urubyiruko mu guca ruswa n’akarengane.
VI.1. Umwandiko: Ntumpeho
Ni mucyo twambare, twambarire
Kuba imena.
Jyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere.
Nushaka unkurikire, mu runana
Rw’imihigo,
Turishinge turahire, yuko
Tuzahora
Dukunda ibyiza: Ubutabera n’amahoro
Urukundo n’ubupfura; ubukire
Bwanga ibyo ndabugaya
Ntumpeho
1. Nuteranya abuzuye,
Ubwo uratata nturi imfura.
Niba uhora utanya amoko
Ngo abantu bamashane,
Nusumbanya n’uturere
Uribagire wifashe,
Ntumpeho.
2. Niba utunzwe na ruswa
Ukura mu baturage,
Niba useka uwabuze hirya,
Akabura no hino,
Niba uneguza amazuru
Ukazura umugara,
Ntumpeho.
3. Niba ishyari rikuzonga
Ugatera urubwa ukize,
Ugashengurwa n’agahinda
Iyo ubonye abahiriwe,
Urwo rutoke uhonda urundi
Rubuze mo ubupfura
Ntumeho.
4. Niba unebwa ntukore
Ngo uzatungwa no gusaba,
Niba unyereza ibyo ushinzwe,
Ngo ubwo urirwanaho,
Urateshuka inzira y’intore.
Ubwo uri umunyoni mubi,
Ntumpeho.
5. Niba ushinzwe imbaga,
Ukikundira mo bamwe,
Uwakugabiye ntumukunda
Uramugambanira.
Uraca uduco kandi ashaka
Ko ureba udasumbanya,
Ntumpeho.
6. Niba uri umukobwa
Ukishinga abagushuka,
Niba se uri umuhungu
Ugashirira mu maraha,
Urasenya urwo wari gushinga
Ugashengera utambaye,
Ntumpeho.
7. Umuco mwiza wa kureze,
Ntugatume udindira.
Mu by’abandi jya utora ibyiza,
Ibifutamye ujugunye.
Niba urabukwa iby’abandi
Ugata n’urwo wambayeNtumpeho.
6. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
IGIKORWA
Soma umwandiko “Ntumpeho”, ushakemo amagambo udasobanukiwe
hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashijeinkoranyamagambo.
IMYITOZO
1. Koresha buri jambo mu magambo akurikira mu nteruro
yumvikanisha icyo risobanura:
a) Imena
b) Imihigo
c) Ubupfura
d) Ugashengurwa
e) Umunyoni
2. Shaka muri iki kinyatuzu mu merekezo yacyo yose amagambo
arindwi afitanye isano na ruswa n’akarengane yakoreshejwe mundirimbo “Ntumpeho”.
3. Simbuza amagambo y’umukara tsiri ari mu nteruro zikurikira
impuzanyito zayo.
a) Umujura ukoresha ikoranabuhanga ni umwanzi w’ibyiza.B) Si ubupfura guteranya abantu ngo barasane.
6.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
IGIKORWA
1. Ni iki umuririmbyi avuga ko adashaka ko bamuha?
2. Rondora ibintu bidakwiye gukorwa mu rwego rwo kurwanya
ruswa n’akarengane muri iyi ndirimbo.
3. Sobanura ibyo umuntu akwiye gukora arwanya ruswa
n’akarengane.
4. Ni ibiki bishobora kuba intandaro ya ruswa n’amakimbirane?
5. Ni iyihe nama umuhanzi agira abakobwa n’abahungu?
6. Bimwe mubivuga mu mwandiko bihuriye he n’umuco wokuzigama cyangwa kurwanya jenoside
6.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
IGIKORWA
1. Ni izihe ngingo z’ingenzi dusanga mu mwandiko?
2. Ni izihe indangagaciro nyarwanda uasanga muri uyu mwandiko.
3. Ese ubutumwa buri muri uyu mwandiko ubona bumaze iki mu
buzima bwa buri munsi ku Banyarwanda?
4. Ni iyihe nama ukuye muri uyu mwandiko ijyanye numucow’amahoro?
VI.2. Amazina gakondo
IGIKORWA
Hera ku bumenyi usanzwe ufite ku mazina kandi ukore ubushakashatsi
maze usubize ibibazo bikurikira:
-Amazina gakondo ni iki?
-Amazina gakondo ateye ate?
-Amazina gakondo atandukaniye he n’andi mazina?-Ni iki wavuga ku ntêgo y’amazina gakondo?
6.2.1. Inshoza y’amazina gakondo
Mu Kinyarwanda, izina ni ubwoko bw’ijambo bita umuntu, inyamaswa, ikintu
n’ahantu, rikabiranga. Izina risobanurwa ku buryo butandukanye biturutse ku
nyito cyangwa inyurabwenge, ku ntego ndetse no ku nkomoko.
Amazina gakondo ashobora gusobanurwa ku buryo bubiri bukurikira:
Mu rwego rw’inyito n’inkomoko:
Izina gakondo ni izina rusange mbonera
rivuga abantu benshi, ibintu byinshi cyangwa inyamaswa, ry’umwimerere
w’Ikinyarwanda ritari iritirano.
Mu rwego rw’iyigantego:
Izina gakondo ni izina mbonera kuko rigizwe n’uturemajambo tw’ibanze
dutatu gusa (indomo, indanganteko n’igicumbi). Ni ukuvuga ko izina gakondo
atari izina ry’urusobe kandi atari izina rikomoye ku nshinga cyangwa ku bundi
bwoko bw’amagambo.
Dukubiye hamwe izo nshoza zombi twavuga ko izina gakondo ari izina mbonera
ry’umwimerere mu Kinyarwanda ritari iritirano, rigizwe n’uturemajambo
dutatu gusa (indomo, indanganteko n’igicumbi); rikaba atari izina ry’urusobe,atari izina rikomoye ku nshinga cyangwa ku bundi bwoko bw’amagambo.
6.2.2. Uturemajambo tw’izina gakondo
Intego y’izina gakondo ni: indomo, indanganteko (indangazina),n’igicumbi:D+RT+C
a) Indomo (D)
Ni akaremajambo kagizwe n’inyajwi iterura (ibanziriza) izina. Indomo buri
gihe isa n’inyajwi y’akaremajambo kayikurikira iyo gahari. Ni ko karemajambokabanziriza utundi turemajambo twose tugize izina.
Mu Kinyarwanda inyajwi zishobora kuba indomo ni eshatu: i, u, a.
Ingero: ikivuguto, amasaka, umuvure
Indomo n’inteko z’amazina zikoreshwamo:
- Indomo i-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 4, 5, 7, 8, 9, 10
Ingero: iminsi (nt.4), irebe (nt.5), ikivuguto (nt.7), ibishyimbo (nt.8), imbuto
(nt.9), inzuzi (nt.10)-
Indomo u-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 1, 3, 11, 13, 14, 15
Ingero: umugabo (nt.1), umunsi (nt.3), urugo (nt.11), uburo (nt.14), ukuboko
(nt.15) -
Indomo a-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 2, 6, 12, 16Ingero: abagabo (nt.2); amazina (nt.6), akana (nt.12), ahantu (nt.16)
b) Indanganteko/ Indangazina : RT/Rzn
Indanganteko ni akaremajambo kerekana inteko izina ririmo. Ako karemajambo
ni ko kagena uturemajambo tw’isanisha. Indanganteko zihinduka bitewen’inteko izina ririmo.
Urugero: Amatara manini araka.
c) Igicumbi (C)
Ni igice k’izina kidahinduka kibumbatiye inyito y’ibanze y’izina. Mu Kinyarwandaizina mbonera gakondo iryo ari ryo ryose rifite iyo ntego.
Ikitonderwa:
Amazina adafite indanganteko igaragara na yo intego yayo ni D+RT+C uretse
ko muri ayo mazina RT ari ikimenyetso -Ø- gihagararira akaremajambo kaburamu turemajambo tw’ibanze.
Urugero:Ishyari: i- Ø-shyari -Ø- ni indanganteko
6.2.3. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina gakondo
Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina gakondo ni akoreshwa mu izinambonera.
Ingero:
Umwana: u-mu-ana bisomwa ngo u ihinduka w iyo iri imbere y’inyajwi u→w/-J.
Icyatsi: i-ki-atsi, i ihinduka y iyo iri imbere y’inyajwi i→y/ -J, ky cyandikwa cy
mu myandikire yemewe y’Ikinyarwanda.Abantu: a-ba-antu a→ø/ -J, a iburizwamo iyo iri imber y’inyajwi.
IMYITOZO
1. Tahura amazina gakondo muri aka gace k’indirimbo
Niba unebwa ntukore
Ngo uzatungwa no gusaba,
Niba unyereza ibyo ushinzwe,
Ngo ubwo urirwanaho,
Urateshuka inzira y’intore.
Ubwo uri umunyoni mubi,
Ntumpeho.
2. Wifashishije ingero gira icyo uvuga ku biranga izina gakondo.
3. Garagaza intego y’amazina mbonera gakondo akurikira n’amategeko
y’igenamajwi yakoreshejwe: amenyo, umuhungu, imfuruka, umweyo, inzuzi
VI.3. Amazina y’amatirano
IGIKORWA
Soma iki kiganiro hagati ya Kagabo na Mucyo maze utahuremo amazina
gakondo n’amazina atari gakondo arimo. Hera ku miterere yayo, ukore
ubushakashatsi utahure inshoza y’amazina y’amatirano, ugaragaze
imvano y’amazina y’amatirano na zimwe mu ndimi zatije Ikinyarwanda
amagambo, intego n’amategeko y’igenamajwi.
Ikiganiro: Kagabo na Mucyo mu isoko
Mucyo: Kagabo, bite se? Ngwino hano ntundenze ibyashara!
Kagabo: Rekanze ariko ninsanga ibyo nshaka utabitite ndajya ahandi.
Mucyo: Banza wicare wice akanyota.
Kagabo: Oya. Ntumpa ruswa ngo nemere. Ubu icyo nshaka ni ukugura ishati
ifite amaboko magufi n’ipantaro y’umukara.
Mucyo: Humura hano birahari; wijya kure.
Kagabo: Ese ko nta giciro gihari?
Mucyo: Dore byanditseho. Ishati ni amafaranga ibihumbi umunani naho
ipantaro ni ibihumbi icumi.
Kagabo: Ndabona bidahenze. Ese amasogisi yo n’iri koti na karuvati byo bigura
bite?
Mucyo: Amasogisi ni amafaranga ibihumbi bitanu, ikoti ni bitanu naho karuvat
ni igihumbi.
Kagabo: Reka nkwishyure kashi ndabona nta sheke nazanye.
Mucyo: Urakoze Kaga, unsuhurize mwarimu wange.Kagabo: Urakoze nawe. Ni aho ubutaha!
6.3. 1. Inshoza amagambo y’amatirano
Izina ry’iritirano ni izina ritari karemano muri urwo rurimi, ni izina ryavuye
mu zindi ndimi cyangwa izina ryahawe ikintu ubusanzwe kitari gisanzwe muri
urwo rurimi. Izina ry’iritirano iyo rigeze mu Kinyarwanda, rishakirwa inteko,
yaba ari inshinga igashakirwa ngenga, kandi bikisanisha n’ikibonezamvugo
k’Ikinyarwanda mu rwego rwo gushakirwa uturemajambo.
Kugira ngo ijambo ritirwe ryemerwe, rigomba kuba rikenewe n’abenerurimi
kandi rishobora kuvugika bitagoranye. Mu itira ry’amazina kandi, ushobora
gufata ijambo ukariterura uko ryakabaye, ukaryinjiza mu rurimi kamere
rigafata intego n’imiterere y’amazina y’urwo rurimi uryinjijemo. Riba
rishobora kwinjirana inyito risanganywe cyangwa guhabwa indi itandukanye
n’isanzwe. Indimi nyafurika zatije Ikinyarwanda amagambo kubera
imihahirane n’imibanire yo guturana no gushyingiranwa. Indimi z’i Burayizatije Ikinyarwanda amagambo kubera ubukoloni, ubucuruzi n’amadini.
6.3. 2. Imvano y’amazina y’amatirano
Kuva kera Abanyarwanda bashyikiranaga n’abaturage b’ibihugu bidukikije,
bitewe n’ubucuti ubuhake, guhaha cyangwa gushyingirana. Ibi byatumye
Ikinyarwanda kinjiza amagambo avuga ibintu bimwe byabaga byadutse mu
Rwanda. Byongeye kandi, kuva mu ntangiriro y’ikinyejana cya makumyabiri,
abanyaburayi batangiye kuza mu Rwanda bazanywe n’amadini, ubukoloni,
ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ibindi. Ibyo byatumyezimwe mu ndimi z’i Burayi zinjiza amagambo mu Kinyarwanda.
6.3. 3. Zimwe mu ndimi zatije Ikinyarwanda amagamboa) Indimi nyafurika
6.3.4. Amategeko agenga itira ry’amazina
Kugira ngo ijambo ritirwe ryemerwe, rigomba kuba rikenewe n’abenerurimi
kandi rishobora kuvugika bitagoranye. Ni ukuvuga ko utira ijambo utari ufite
ubusanzwe mu rurimi rwawe. Iyo atari ibyo uba ukoze ikosa ry’inozamvugo
ryo kuvanga indimi mu gihe bitari ngombwa, bitewe n’impamvu zinyuranye;
ubwirasi, kugaragaza ko wize, kwereka undi ko ururimi azi nawe uruzi...
Ijambo ritiwe rigenekerezwa ku nyemvugo z’Ikinyarwanda, rigafata amasaku
nk’ay’Ikinyarwanda, ryaba ari izina rikagenerwa inteko, yaba ari inshinga
ikagenerwa umuzi. Niba ijambo ritiwe ari icyongereza cyangwa ikidage, bitewe
n’uko izo ndimi zisanzwe zifite amasaku atandukanye n’ay’Ikinyarwanda,
rigomba kwinjira mu Kinyarwanda rifite amasaku abenerurimi dusanzwe
tumenyereye. Mu itira ry’amazina kandi, ushobora gufata ijambo ukariterura
uko ryakabaye, ukaryinjiza mu rurimi kamere rigafata intego n’imiterere
y’amazina y’urwo rurimi uryinjijemo. Riba rishobora kwinjirana inyitorisanganywe cyangwa guhabwa indi itandukanye n’isanzwe.
Ingero
Driver umuderevu
Blanket ikiringiti
Chauffeur umushoferiShirt ishati…
6.3.5. Uturemajambo tw’amagambo y’amatirano n’amategeko
y’igenamajwi
Muri rusange amagambo akunze gutirwa mu Kinyarwanda ni amazina. Iyo
amazina y’amatirano yinjiye mu Kinyarwanda, yisanisha ku miterere y’andi
mazina asanzwe mu Kinyarwanda. Bityo akavugwa nka yo kandi akagira
amasaku n’intego nk’iy’amazina asanzwe mu Kinyarwanda. Amenshi mu mazina
y’amatirano, iyo yinjiye ahita afata intego rusange y’izina ry’Ikinyarwanda; ni
ukuvuga indomo, indanganteko n’igicumbi, bityo bene ayo mazina biranagorana
kuyatandukanya n’amazina gakondo kuko na yo ahita afata intego nk’iy’amazina
asanzwe kandi uko imyaka igenda ihita inkomoko yayo ikagenda yibagirana.Ikindi kandi uvuga ntabanza kubaza inkomoko y’izina iri n’iri.
Ingero:
Umushoferi/abashoferi: u-mu- shoferi/ a-ba-shoferi
Umuderevu/abaderevu : u-mu-derevu/ a-ba-derevu
Umuboyi/ababoyi: u- mu-boyi/ a-ba-boyi
Umwarimu/abarimu: u-mu-arimu/a-ba-rimu…
Andi mazina y’amatirano ntagaragaza indanganteko. Akenshi na kenshi,
amazina y’amatirano atagaragaza indanganteko (indangazina), aba ari munteko ya gatanu. Cyakora iyo agiye mu bwinshi agaragaza uturemajambo twose.
Urugero:
Ishati/amashati: i- ø -shati/ a-ma-shati
Isaha/amasaha: i- ø -saha/ a-ma-saha…
Hari andi mazina y’amatirano yinjira mu Kinyarwanda, ntashobore kugira
indomo n’indaganteko ahubwo akagira igicumbi gusa (ø - ø -c). Bene ayo mazinaakunze kuba ari mu nteko ya 9 agafata ubwinshi mu nteko ya 10.
Ingero:
Terefoni (imwe)/ za terefoni (nyinshi): ø - ø -terefoni
Tereviziyo (imwe) / za tereviziyo (nyinshi): ø - ø -tereviziyoRadiyo (imwe) / za radiyo (nyinshi): ø - ø - radiyo…
Ikitonderwa:-
Amazina y’amatirano yemera kandi gufata ubwinshi mu nteko ya
gatandatu. Iyo yafashe ubwinshi mu nteko ya gatandatu agira indomon’indanganteko.
Ingero:
Terefone: ø - ø -terefone amaterefone: a-ma- terefone
Tereviziyo: ø - ø -tereviziyo amatereviziyo a-ma-tereviziyo radiyo / amaradiyo:ø - ø - radiyo/ a-ma-radiyo…-
Amazina y’amatirano agira amategeko y’igenamajwi ateye nk’ay’amazina
gakondo.
Ingero:
Intêgo Itegeko ry’igenamajwi
Ibyashara: i-bi-ashara i y/-J
Icyashara: i-ki-ashara i y/- J; ky- cy mu nyandiko
Agaterefoni: a-ka-terefoni k- g/ - GRUmwarimu: u-mu-arimu u w/- J
UMWITOZO
1. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’amazina y’amatirano n’amazina
gakondo?
2. Tanga ingero z’indimi nyafurika zatije Ikinyarwanda amagambo.
3. Ni izihe mpamvu z’ingenzi zatumye zimwe mu ndimi nyafurikazitiza Ikinyarwanda
VI.4. Inama
IGIKORWA
Iyo umuyobozi ashaka kugira icyo ageza ku bo ayobora akoresha inama.
Nimukore ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’inama musubiza
ibibazo bikurikira:
a) Inama ni iki?
b) Inama itegurwa ite?c) Inama iyoborwa ite?
6.4. 1. Inshoza y’inama
Inama ni ikoraniro ry’abantu bateraniye hamwe bafite ingingo bigaho.
Hashobora kubaho inama idasanzwe; iba itateguwe bihambaye cyangwa inamaisanzwe iba yateguwe cyane kubera ko idatunguranye.
6.4. 2. Uko inama itegurwa
Igihe umuntu ategura inama isanzwe, agomba kwita cyangwa gutekereza ku
ntego zayo; icyo inama izaba igamije, icyo izageraho na gahunda y’ibizigirwamo.
Ni yo mpamvu agomba gutegura ibikoresho bizamufasha kuyinoza. Bimwe mubigomba kwitabwaho ni ibi bikurikira:
- Gutegura aho inama izabera mbere, hakurikijwe umubare w’abazayizamo.
- Gutegura icyumba k’inama (intebe, ameza ndetse no kuhagirira isuku)
ukurikije aho abazaza mu nama bazicara nko mu ishuri, ku ruziga, ku gice
cy’uruziga n’aho abayobozi bicara.
-Guteganya icyo kwandikaho niba ari ngombwa; ikibaho, amakaye cyangwa
ikindi kintu cyose cyatuma abari mu nama bashobora gukurikira (nko
kwitabaza ikoranabuhanga niba ari ngombwa).
Nyuma yo gutekereza no gutegura ibikoresho bikenewe, utegura inama ak
urikizaho gutegura inama nyirizina. Agomba kwibanda ku bintu bikurikira:
- Gutegura ibizigirwa mu nama bikorwa n’umuyobozi cyangwa se bigakorwa
n’akanama runaka yashyizeho.
- Mu gutegura ingingo z’ingenzi ni byiza kuzitondekanya uhereye ku
zifite agaciro kurusha izindi kuko iyo igihe kibaye gito, iby’ingezi biba
byarangiye.
- Gutumiza inama no kohereza gahunda yayo mbere y’igihe (hari
igihe abatumiwe batanga ibitekerezo cyangwa bakibutsa indi ngingo
yagombaga kuzigirwamo.)
-Ni byiza ko hagati yo gutumiza inama n’inama ubwayo habonekamo igihekugira ngo abantu babashe kuyitegura.
6.4.3. Ibikorwa byo kuyobora inama
Kuyobora inama ni umurimo ukorwa na nyiri ukuyitumiza cyangwa umubereye
mu mwanya (umuyobozi mu rwego rwe). Buri muntu wese uba yitabiriye
inama aba afite icyo ashinzwemo: abayitumiwemo baba bafite inshingano zo
kumva no gutanga ibitekerezo byabo. Umuyobozi w’inama atangiza inamakandi akanayiyobora.
Inama igira ibice by’ingenzi bigenda bikurikirana, kandi uyiyoboye akaba
agomba gukurikirana neza ngo hatagira igisimbukwa, cyanecyane ko ari weugomba kurangiza kimwe agatangiza ikindi.
Muri rusange ibice by’inama bikurikirana bitya:
- Gusuhuzanya no gutanga ikaze;
- Kuvuga igihe inama iza kumara no kuvuga urwego inama yatumiwemo;
- Kurebera hamwe ko umubare w’abayitumiwemo bahageze uhagije
kugira ngo ibe yatangira byemewe n’amategeko (iyo bitatu bya kane
by’abatumirwa bahari nta cyayibuza gutangira);
- Kumva impamvu z’abataje niba bahari;
-Gutangira inama nyirizina: kuganira ku mirongo mikuru mikuru no
kubyemeranyaho. Abitabiriye inama bashobora no kongerwaho izindi
ngingo iyo bisabwe.
-Inama nyirizina irarimbanya ari nako ikorerwa inyandikomvugo,
byarangira gusuzumwa hakigwa ku ngingo imwe ku yindi.
-Uwatumije inama cyangwa umuhagarariye atanga inshamake y’ibyemezo
byumvikanyweho mu nama.
-Inama isozwa n’uwayitumije cyangwa umuhagarariye igihe uwayitumije
yabimuhereye uburenganzira: ashimira abayitabiriye akanabasezererandetse akabanza kubaha amatangazo iyo ahari.
Ikitonderwa:
1. Kugira ngo inama ishyirwe mu bikorwa uyobora inama agomba kugira
izi ndangagaciro igihe ayoboye inama:
Kwirinda kuba umunyagitugu;
Kutagira uruhande abogamira;
Kumva ibitekerezo by’abatumirwa akabijora kandi akabigorora igihe ari
ngombwa;
Agomba kuba ari umuhanga mu byo avuga adahuzagurika icyo atazi
agasaba ukizi mu batumirwa kugisobanura.
2. Imyanzuro y’inama ifatwa nk’aho ari ikemezo cya buri wese mu baje mu nama.
3. Inama igomba kurangwa n’ikinyabupfura, ubworoherane n’umusanzuwa buri wese mbega inama ntabwo ari igihe cy’amatangazo.
UMWITOZOErekana uko wategura inama n’uko wayikoresha.
VI.5. Inyandiko mvugo
IGIKORWA
Nimusome iyi nyandiko kandi mwitegereze imiterere yayo maze
mukore ubushakashatsi mutahure inshoza y’inyandiko mvugo, ibiceby’inyandiko mvugo n’uko inyandiko mvugo ikorwa.
Inyandiko mvugo y’inama ya Komite Nyobozi y’Akarere na Bwakira yo ku
wa 12 Gashyantare 2016
a) Abitabiriye inama
1. Bwana MUGISHA Arnauld (Umuyobozi w’Akarere)
2. Madamu KANKINDI Virginie (Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho
y’abaturage)
3. Bwana BAZIRURA Sébatien (Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe
ububukungu)
4. Madamu UWISANZE Diane (Umunyamabanga Nshingwabikorwa
w’Akarere ka Bwakira)
b) Ibyari ku murongo w’ibyigwa
1. Gusuzuma raporo z’ubwitabire bw’umuganda.
2. Gukora igenagaciro ry’ Umuganda mu kwezi kwa Mutarama.
3. Gusuzuma imikorere y’abayobozi b’imirenge.
4. Utuntu n’utundi.
c) Uko inama yagenze
Inama yatangiye saa saba n’igice iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Bwakira
Bwana MUGISHA Arnauld watangiye aha ikaze abitabiriye inama anaboneraho
no kubereka umuyobozi mushya w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho
myiza y’abaturage Madamu KANKINDI Virginie. Arangije abasomera ibyari ku
murongo w’ibyigwa. Uyoboye inama kandi yabajije abari mu nama niba hariibyo bifuza gushyira ku murongo w’ibyigwa maze hemezwa gahunda y’inama.
1. Ingingo ya mbere: Gusuzuma raporo z’ubwitabire
bw’umuganda.
Ku bijyanye n’iyi ngingo abari mu nama bamaze gusoma no gusuzuma raporo
bagejejweho na za komite ngenzuzi z’umuganda mu mirenge yose basanze
umuganda witabirwa ku kigereranyo cya 95% bafata umwazuro ko n’abasigaye
bangana na 5% abayobozi b’utugari n’imirenge bakora uko bashoboye bagakora
ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwitabira umuganda no kubumvishauburyo umuganda ari igikorwa k’ingirakamaro mu iterambere.
2. Ingingo ya kabiri: Gukora igenagaciro ry’umuganda mu kwezi
kwa Mutarama.
Abari mu nama, nyuma yo gusuzuma raporo z’igenagaciro k’umuganda mu
mirenge inyuranye basanze mu kwezi kwa Mutarama umuganda waragize
agaciro kangana na miriyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda bishimira icyo
gikorwa. Cyakora bifuje ko umurenge wa Kantarange mu kwezi kwa kabiri
wazagerageza gukora ibikorwa bifite agaciro karenze ako mu kwezi kwa mbere
kuko raporo zagaragazaga ko ari wo murenge wari inyuma y’iyindi kandi urimu mirenge ifite abaturage benshi.
3. Ingingo ya gatatu: Gusuzuma imikorere y’abayobozi
b’imirenge.
Uyoboye inama, kuri iyi ngingo yagaragarije abari mu nama uko abayobozi
b’imirenge igize Akarere ka Bwakira bitabiriye gutanga raporo n’uko bahiguye
imihigo yabo. Abari mu nama bamaze kubyunguranaho ibitekerezo basanze
hari abayobozi bagomba kugirwa inama n’abandi bagomba guhindurirwa
imirenge bayoboraga. Ni muri urwo rwego umuyobozi w’Umurenge wa
Mataba yimuriwe mu murenge wa Mugote uwayoboraga umurenge wa Mugote
akagurana na we. Umuyobozi w’Umurenge wa Marangara hafashwe umwanzuro
wo kumwandikira ibaruwa imusaba ibisobanuro birambuye ku mpamvu zokudatangira raporo ku gihe.
4. Ingingo ya kane: utuntu n’utundi
Mu tuntu n’utundi, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho
y’abaturage yagejeje ku bari mu nama ikibazo cy’abayobozi b’utugari
bakoresheje nabi amafaranga y’ubudehe batagishije inama abaturage ngo
bumvikane ku cyo bakoresha amafaranga y’ubudehe. Nyuma yo kungurana
ibitekerezo kuri icyo kibazo abari mu nama bafashe umwanzuro wo gutumiza
abo bayobozi bakagirwa inama bazakomeza kuyobora nabi bagahagarikwa kubuyobozi.
Inama yashojwe saa kenda n’igice uyoboye inama yongera gushimiraabayitabiriye.
Umwanditsi w’inama Umuyobozi w’inama
Umwanditsi w’inama Umuyoboziw’inama
UWISANZE Diane MUGISHA Arnauld
6.5.1. Inshoza y’inyandiko mvugo
Inyandiko mvugo ni umwandiko uvuga ibyakozwe, ibyabaye cyangwa ugasubira
mu byo uwandika yabonye cyangwa se yanagizemo uruhare mu nama. Iyourebye abo inyandiko mvugo igenewe, usanga hari uburyo bubiri ikorwamo:
Inyandiko mvugo ishobora kuba igenewe umuntu wari uhari igihe ibikorwaho
inyandiko mvugo byabaga, kugira ngo atibagirwa ibyabaye abone uko abyigaho
neza cyangwa ashyire mu bikorwa ibyumvikanweho. Inyandikomvugo igenewe
umuntu utari uhari kugira ngo amenye ibyavugiwe cyangwa ibyakorewe ahoatari ari.
6.5.2. Ibice bigize inyandikomvugo n’uko ikorwa
Inyandiko mvugo y’inama igaragaza ibice bine by’ingezi: umutwe, abari munama, ibyari ku murongo w’ibyigwa n’uko inama yagenze muri make.
a) UmutweUgaragaramo iyo nama iyo ari yo n’igihe yabereye mu magambo make.
b) Abari mu nama
Muri iki gice inyandiko mvugo igaragaramo urutonde rw’abitabiriye inama bose.
Iyo atari benshi cyane bagaragazwa mu ntagiriro y’inyandiko mvugo. Ariko iyo
abitabiriye inama ari benshi cyane bashyirwa ku mugereka w’inyandikomvugo
y’iyo nama. Muri iki gice kandi hashobora no gushyirwamo abatarayitabiriyebafite impamvi cyangwa batayifite.
c) Ibyari ku murongo w’ibyigwa
Muri iki gice, ukora inyandiko mvugo arondora ibyo inama yagombaga
kwigaho byose nk’uko biba byavuzwe n’umuyobozi w’inama ndetse n’ibindi
byifujwe n’abari mu namma ko byajya mu tuntu n’utundi; ibitari byateganijwen’umuyobozi w’inama.
d) Uko inama yagenze
Muri iki gice ukora inyandiko mvugo yandika muri make icyo bumvikanye
kuri buri ngingo. Ntiyandika ibyo buri muntu yavuze, ahubwo yandika gusa
umwanzuro wafashwe kuri buri ngingo yari ku murongo w’ibyigwa kandibikandikwa ku buryo bwumvikana neza adashyiramo ibitekerezo bye.
Ikitonderwa
Ibindi bigomba kugaragara mu nyandiko mvugo ni aho inama yabereye, urwego
inama yateranyemo, impamvu y’inama, igihe yatangiriye n’igihe yarangiriye.
Inyandikomvugo ntajyamo ibitekerezo bwite by’uyikora. Ni umwandiko uvugaibyabaye utagize icyo uhindura.
UMWITOZO
Mwishyire mukigwi cy’abarimu maze mwitoremo umuyobozi w’ishuriabategurire inama ayiyobore abandi mukore inyandiko mvugo yayo.
VI.6. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
Ishyire mu mwanya w’umuyobozi w’ikigo k’ishuri maze utegura gahunda
y’inama y’abarimu kandi uyiyobore. Iyo nama iraba ifite insanganyamatsiko yo
kwirinda ruswa n’akarengane. Kora inyandiko mvugo y’iyo nama.
- Gusesengura umwandiko ku kurwanya ruswa n’akarengane ngatahura
ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.
- Gutegura no gukora inyandiko mvugo y’inama.
- Gusesengura amazina gakondo n’amatirano ngagaragaza uturemajambon’amategeko y’igenamajwi.
Ubu ndangwa:
- N’indangagaciro z’umuco nyarwanda: gukunda igihugu, kugira ubutwari,
kugira ikinyabupfura, kwitabira no gukunda umurimo, kuvugisha
ukuri, kutavangura no kutiremamo ibice, kurwanya ruswa no gukumira
ihohoterwa…- No gushishikariza bagenzi bange kurwanya no gukukumira ruswa n’akarengane.
VI.7. Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu
Umwandiko : Gukunda Igihugu
Gukunda Igihugu ni ugukunda benecyo n’abagituye nta kurobanura, gukunda
ibikigize byose nk’ubutaka, ururimi n’umuco no kumenya amateka yacyo,
kugikorera no kugira ishyaka ryacyo, kubumbatira umutekano n’ubusugire
bwacyo, kukirwanirira harimo ishyaka ryinshi, kwitanga ukaba wanagipfira
bibaye ngombwa byo bigihesha agaciro.
Gukunda Igihugu bigaragara ku munyagihugu watojwe neza uburere
mboneragihugu, akagira uruhare mu gusigasira uburere n’umuco w’Igihugu
ke, akakitangira mu buryo bwose bushoboka, akacyubaka, akanagiteza imbere
yicungira umutekano, akaba mu ijisho ryawo aho ari mu bufatanye n’inzego
zose z’ubuyobozi n’iz’umutekano.
Buri gihugu kiba gifite intego yo kugira umunyagihugu watojwe neza uburere
mboneragihugu, usigasira uburere n’umuco w’Igihugu ke, wakitangira mu
buryo bwose bushoboka, witabira ibikorwa bicyubaka bikanagiteza imbere
ndetse akanagira uruhare mu kwicungira umutekano.
Ijambo uburere mboneragihugu rituruka ku gikorwa cyo kurerera Igihugu
bishaka kuvuga : gutanga uburere bubereye Igihugu, bugihesha ishema, butuma
gikundwa, cyubahwa, kikanagendwa. Bugamije kandi kubaka, gushimangira,
gukomeza ubumenyi bw’abanyagihugu ku bireba Igihugu cyabo. Hari izindi
ndangagaciro ziba zigamijwe zirimo ubwitange, gucunga neza ibya rubanda,
kubungabunga umutekano, kugira ishyaka, ubutwari, kwirinda amacakubiri,
kugira urukundo, kwemera inshingano no kuzisohoza, kugira ishyaka,
kubungabunga ibidukikije, ubufatanye mu iterambere.
Hari inkingi zubakirwaho uburere mboneragihugu ari zo amateka y’Igihugu,
umuco w’Igihugu, indangagaciro z’Igihugu, ikerekezo k’Igihugu, ikirangantego
k’Igihugu
(Ubumwe, Umurimo, Gukunda Igihugu), gahunda ya guverinoma. Mu Rwanda
Uburere mboneragihugu tubukomora kuri ibi bikurikira birimo uruhererekane
nyemvugo : Ingero (Wima amaraso Igihugu, imbwa zikayanywera ubusa,
u Rwanda ruratera ntiruterwa, ese ko abandi bahunga bagana u Rwanda,
ndaruhunga nge he? (Bisangwa).
Iyo uburere mboneragihugu bwigishijwe neza kandi bufite intego, bituma ha
baho ubumwe bw’abanyagihugu, ishema ry’Igihugu, umutekano n’iterambere
ry’Igihigu kandi Igihugu gikomeza ubusugire bwacyo.
Umuntu ukunda Igihugu arangwa n’indangagaciro zinyuranye. Harimo
guhorana ingamba zo guhindura abandi, abaganisha ku mikorere ya
kirwanashyaka kandi adahuga, kubahiriza uburenganzira bw’abandi nk’uko
yifuza ko ubwe bwubahirizwa, kuzirikana ko abantu bose bareshya imbere
y’amategeko. Uwo muntu ahora arangwa no kuzirikana ko hari byinshi byiza
byasizwe n’Abakurambere bityo akumva ko agomba kwishyura iryo deni na
we akagira icyo asiga akoze abazavuka nyuma bakazabiheraho ; kuzirikana ko
umutungo kamere w’Igihugu (ubutaka, amabuye y’agaciro, amazi n’ibidukikije)
ari uw’abariho n’abazabakurikira bityo ukaba ukwiye gucungwa hazigamirwa
abazakomoka ku bariho mu gihe runaka. Umuntu watoye inyigisho z’uburere
mboneragihugu ahora ashishikajwe no kugikorera nta kwiganda, gushaka
ibisubizo by’ibibazo biriho, kutagambanira Igihugu, kwitangira Igihugu akaba
yanagipfira bibaye ngombwa, kwishimira kuba umuvugizi w’Igihugu ke aho
ari hose, kutarangwa n’ivangura iryo ari ryo ryose, gushyira inyungu z’Igihugu
imbere kurusha ize ku giti ke.
Uburere mboneragihugu ni ngombwa kandi ni ingenzi mu kubanisha
umunyagihugu n’Igihugu ke. Uburere mboneragihugu bukwiye gukomeza
kwigishwa ingeri zose z’abanyarwanda. Muri iki gihe, bukwiye kudufasha
kugira uruhare rugaragara mu iterambere, kubaka ishema, ikizere cya none
n’ik’ejo hazaza ku Banyarwanda bose.
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Ni akahe kamaro k’uburere mboneragihugu?
2. Ni ibihe bintu bitanu byibuze biranga umwenegihugu ugikunda?
3. Erekana inkingi uburere mboneragihugu bwubakirwaho.
4. Muri uyu mwandiko ni iyihe nsanganyamatsiko nkuru irimo?
5. Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
6. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko ?
II. Inyunguramagambo
1. Sobanura aya magambo uhereye ku mwandiko:
a) Uburere mboneragihugu
b) Igihugu
c) Guhuga
d) Uruhererekane
e) Amacakubiri
2. Koresha buri jambo mu nteruro, ugendeye ku nyito yaryo mu mwandiko:
a) Guhuga
b) Gusohoza,
c) Guhunga.
3. Tanga ingwizayito byibura eshatu z’ijambo agaciro kandi uzisobanure.
III. Ibibazo by’ikibonezamvugo
1. Subiza ukoresheje “ni byo” cyangwa “si byo”
a) Kuvuga uvanga indimi byerekana ko uzi gutira bisanzwe.
b) Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka rikunanira kuvuga neza bityo
bigatuma udashobora kwisobanura uko bikwiye.
c) Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka ari rirerire cyane mu rurimi
rwawe.
d) Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka, riri mu rurimi rwawe.
e) Utira ijambo ry’icyo ushaka, ariko kidasanzwe mu muco no mu rurimi
rwawe.
2. Tahura amazina Gakondo mu nteruro zikurikira, ugaragaze intego
yayo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.
a) Umwami Kigeri IV Rwabugili ni umwe mu ntwari z’u Rwanda.
b) Mu mutungo kamere w’Igihugu cyacu harimo ubutaka, amabuye
y’agaciro, amazi n’ibidukikije.
c) Abaturarwanda bagomba kurangwa n’ishyaka ryo gukunda Igihugu.
IV. Ibibazo ku nyandiko mvugo n’inama
1. Rondora ibiranga inyandiko mvugo.
2. Hari uburyo bwo kuyobora inama, ese ni ubuhe ?3. Ni ryari imyanzuro y’inama ifatwa kandi ni bande bayigiramo uruhare ?