UNIT 5: KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE
UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE
-Gusesengura umwandiko ku bihumanya ikirere agaragaza ingingo
z’ingenzi ziwukubiyemo.
-Guhanga umwandiko ku nsanganyamatsiko yahawe.-Kwandika interuro agaragaza ubutinde n’amasaku.
IGIKORWA CY’UMWINJIZO
Ku bwawe urumva hakorwa iki ngo ikirere kidahumana? Garagaza
uruhare rwa muntu mu kubungabunga ibidukikije n’uburyo buboneyebwo kurinda ikirere.
V.1. Umwandiko: Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe
Ibidukikije bikubiyemo ibice bibiri, birimo ibidukikije kamere umuntu
atagizemo uruhare
nk’imisozi, inyoni, ibirunga, ibiyaga karemano, inzuzi karemano n’ibindi.Hari
kandi n’ibiva ku bikorwa bya muntu, birimo, urusobe rw’ibinyabuzima ndetse
n’ibikorwa by’ubukungu n’imibereho y’abantu, ibirebana n’umuco, ubwiza
ndetse n’ubumenyi bishobora kugira ingaruka ziziguye cyangwa zitaziguye,
ku majyambere y’ahantu, ku binyabuzima no ku bikorwa by’umuntu. Mu
bibangamira ibidukikije twavuga nk’ibyangiza ikirere bigatera imihindagurikire
y’ibihe. Nubwo inganda zikenewe kugira ngo habeho iterambere ariko ibyotsi
biva mu nganda bicucumuka bijya mu kirere bikacyangiza. Biriya byotsi
byose bibi biva mu nganda ni byo byangiza igice k’ikirere kigabanya ubukare
bw’imirasire y’izuba itugeraho ku isi hakaba imihindagurikire y’ibihe ishobora
kuba intandaro y’amapfa. Ibyotsi bihumanya ikirere ntibiva mu nganda gusa.
Nta wakwirengagiza ko ibinyabiziga, ubwato n’indege bikoresha amavuta,risansi na mazutu bisohora ibyotsi bihumanya ikirere.
NI ngombwa kugabanya imodoka zicucumura ibyotsi byangiza ikirere no
gukoresha mu nganda ikoranabuhanga rikuraho ikoreshwa ry’inkwi cyangwa
ibikomoka kuri peterori, ahubwo bagashishikarira gahunda zibungabunga
ibidukikije. Gutema amashyamba na byo biri mu bigira uruhare runini
mu kwangiza ibidukikije. Ibyotsi byanduye biva mu nyanja biyungururwa
n’amashyamba ntibishobore gukomeza ngo byangize ikirere. Iyo nta
mashyamba ahari birakomeza bikajya kwangiza ikirere ku buryo na byo bigira
uruhare runini mu mihindagurikire y’igihe. Abashakashatsi bagiye bashaka
uburyo bayobya imiyaga imwe n’imwe ikomoka mu nyanja maze ugasanga na
bo bateje imihindagurikire y’ibihe. Ubusanzwe iyo miyaga igira gahunda yayoitera imvura kugwa ku mugabane uyu n’igihe iki n’iki.
Ubwo bushakashatsi rero buvanze n’ibyuka binyuranye byoherezwa mu
kirere bitera ibihe guhindagurika mu buryo budasobanutse igihe abantu bari
biteze imvura bakayibura, yanagwa ikaza itunguranye. Ibyo byose bidindiza
iterambere kubera ko bikurura amapfa inzara igasizora. Umuntu mu bikorwa
bye yakagombye kumenya ko kwibasira amashyamba n’ibimera ari uguta
abatuye isi mu kangaratete. Amashyamba afite akamaro kanini mu buzima
bw’abantu. Ayungurura umwuka duhumeka kandi akanabika urundi rusobe
rw’ibinyabuzima nk’inyamaswa, inyoni n’ibindi. Ibihugu byinshi birwana
urugamba rukomeye rwo kugaragaza ubuhangange, bigacura ibisasu bya
kirimbuzi byoreka imbaga bikarimbura amazu n’imisozi. Ibi bisasu biri mu bya
mbere byangiza ikirere, aho byasibaniye ubuzima bukaba ingume. Abahanga
bemeza ko ahantu habaye isibaniro ry’ibitwaro bya kirimbuzi, abagore baho
baba bashobora kubyara abana babura ingingo zimwe na zimwe kubera ubumara
buba bugize ibyo bisasu buba bwarakwirakwiriye mu mwuka bahumeka.
Kwita ku bidukikije byaba karemano cyangwa ibyakozwe n’abantu ni inyungu ya
buri wese kuko iyo utabyitayeho byo biraguhana kuko uko byamera kose bizana
ingaruka za vuba cyangwa zitinze, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.
Ni ahacu kwita no ku guharanira kurengera ibidukikije kuko kubyitaho ari
uguharanira iterambere rirambye rizira ingaruka zitandukanye zatezwa nokubyangiza.
V. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
Soma umwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe”, ushakemo amagambo
udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandikowifashije inkoranyamagambo.
IMYITOZO
1. Uzuza izi nteruro ukoresheje amagambo yakoreshejwe mu
mwandiko:
a) Iyo ibidukikije byibasiwe, abantu basigara mu…………………………
bakicwa n’inzara.
b) Ibihumanya ikirere bitera amapfa kubera ko habaho…………
imvura ikaba yabura.
c)……………………afite akamaro ku kuyungurura umwuka duhumeka
no kubika urusobe rw’ibinyabuzima.
d)Ibihugu byateye imbere bicura ibitwaro bya kirimbuzi kubera
kurwanira………………….
2. Koresha aya magambo mu nteruro wihimbiye.
a) Ubumara
b) Amapfa
c) Ibidukikijed) Ikirere
5.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
Ongera usome umwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe”maze usubize
ibibazo bikurikira:
1. Mu mwandiko batubwira ko ibidukikije birimo ibice bingahe?
2. Ni ibiki bibangamira ibidukikije kivugwa mu mwandiko?
3. Sobanura uburyo inganda zishobora gutera imihindagurikire y’ibihe.
4. Ni izihe ngamba zafatwa kugira ngo ibinyabiziga bitangiza ikirere?
5. Sobanura uburyo gutema amashyamba bitera imihindagurikire y’ibihe.
6. Ni gute ubushakashatsi na bwo bushobora kugira uruhare mumihindagurikire y’ibihe?
5.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
Ongera usome umwandiko “Ikirere n’imihindagurika ry’ibihe” maze usubizeibibazo bikurikira:
1. Garagaza ibindi bintu bitavuzwe mu mwandiko ubona byahumanya
ikirere
2. Garagaza ingingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko.
3. Huza ibivugwa mu mwandiko “Ikirere n’imihindagurika ry’ibihe”
n’ubuzima busanzwe ubamo.4. Ni ubuhe buryo bwiza bwo kubungabunga ibidukikije?
UMWITOZO
Ushingiye ku mabwiriza y’ihinamwandiko, hina umwandiko “Ikireren’imihindagurikire y’ibihe” mu mirongo icumi.
V. 2. Amasaku mbonezanteruro
IGIKORWA
Soma interuro zikurikira wubahiriza ubutinde n’amasaku, hanyuma
usubize ibibazo byazibajijweho.
a)Ikirêerê n’ûmwuûka duhuumêeka byaangiizwa n’îibyôotsi.
b)Umugorê n’ûmugabo barafâtanya mu kurêengera ibidûkikije.
c)Karaangwâ yahûguuye abatûuranyi bê kuu ngârukâ z’aâko kaânya
cyâangwâ zizigûye zikomôoka ku kwâangiiza amashyaamba.
d)Muu nzêego z’ûbuyobozi biitoondera ibyaâkwaanduza umwuûka
mwiizâ
Ibibazo
1. Mukurikije imivugirwe y’izo nteruro murumva ari ayahe masaku yaje
mu myanya atari asanzwemo? Kubera iki?
2. Mukore ubushakashatsi mutahure inshoza y’amasaku mbonezanteruro,
mugaragaze impamvu amagambo agenda ahindura amasaku kamere iyo
ari mu nteruro.
3. Mushake andi masaku mbonezanteruro atagaragajwe muri izo nteruro.
Inshoza y’amasaku mbonezanteruro
Amasaku mbonezanteruro ni amasaku avuka iyo ijambo rihinduye isaku kamere
ryari rifite bitewe n’ubwoko bw’ijambo biri kumwe mu nteruro. Mu nteruro
amagambo agenda ahindura amasaku kamere bitewe n’uko yakoreshejwe.
Hari amoko y’amagambo atuma habaho imihindagurikire y’amasaku. Ayo ni
nk’ibyungo na na nka, ndetse n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a.
1. Amasaku mbonezanteko ashingiye ku byungo cyangwa ku
binyazina ngenera.
a) Iyo ijambo rikurikira icyungo cyangwa ikinyazina ngenera ridafite isaku
nyejuru muri kamere yaryo, amasaku yaryo ntahinduka. Ibyo arikobishoboka iyo iryo jambo ridatangiwe n’inyajwi.
Ingero:
Ishyaamba ryiitaabwahô na Mugisha.
Kanyâna na Kagabo bafatanya kuriinda ibihûmaanya ikirêerê.
Umukôro wa Mugabo.
b) Ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ijambo ridatangiwe n’inyajwi, gihitakigira ubutinde, kereka iyo ijambo gisobanura riri mu nteko 1, 3, 4, 6, 9.
Ingero:
-Abâana baa Nkûbito biîtabiiriye umugaanda wô gutêera ibitî
-Ageendana na Cyûuma.
-Mukuungwâ na Ntâruka bireegeranye.
c) Iyo icyungo cyangwa ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ijambo rifite isaku
nyejuru ku mugemo wa kabiri, iryo saku nyejuru riri kuri wa mugemo wakabiri ryimukira ku mugemo wa mbere w’iryo jambo.
Ingero:
- Saavê ituuwe nka Kîbuungo.
- Umukôro wa Mûtesi
d) Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi -a,
bikurikiwe n’izina ridafite indomo, ariko rifite isaku nyejuru ku mugemowa gatatu, iryo zina rifata isaku nyejuru ku mugemo waryo wa mbere.
Ingero:
Kiizâ na Mûgorê baravûukana.Umujyî wa Kîgalî urasukuuye.
e) Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi -a
bikurikiwe n’izina ridafite indomo, ku mugemo wa kabiri rifite isaku nyesi
nyejuru, iryo saku rirahaguma, umugemo wa mbere na wo ugafata isakunyejuru.
Ingero:
Inzu ya Kâriîsa sî iy’îbyaâtsi.Kamaâri yiigiisha nka Mûhiîre kubûungabuunga ibidûkiikije.
f) Buri gihe iyo ibyungo “na” na “nka”n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi - a
bikaswe bikurikiwe n’izina ritangiwe n’indomo, iyo ndomo itangira iryozina ihita ifata isaku nyejuru.
Ingero:
Umugorê n’ûmugabo
Abâana b’âbakoôbwa
g) Buri gihe iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi
–a bikaswe bikurikiwe n’izina rifite isaku nyejuru cyangwa nyejuru nyesiku mugemo wa kabiri, bituma indomo y’iryo zina igira isaku nyejuru nyesi.
Ingero:
- Afatwa nk’îintwâari.
- Miniisîtiri w’îintêbe yasuuye/yasûuye Icyaânya cy’Âkagêra
h) Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a bikaswe
bikurikiwe n’ikinyazina nyereka, icyo kinyazina nyereka gifata isaku nyesinyejuru ku nyajwi ibanza.
Ingero:
Abatô bageendana n’iîki gihe.
Yiitwaara nk’aâba babyêeyi bê.Guhumaanya ikirêerê biteeza ingârukâ z’aâko kaânya.
2. Amasaku mbonezanteruro adashingiye ku byungo cyangwa ku
binyazina ngenera.
a) Ikinyazina mbanziriza gihorana isaku nyejuru ku gicumbi cyacyo.
Ingero:
- Uwô mvugâ yaaje.
- Ibyô akorâ birakwîiye.
b) Indangahantu ho, yo, mo/mwo bifatana n’inshinga n’akajambo ko bifataburi gihe isaku nyejuru.
Ingero:
- Si kô bavuzê.
- yagiiyeyô.
- Namuboonyemô/ Namûboonyemô.
c) Inshinga mburabuzi “ni /si” ikoreshejwe mu nteruro buri gihe ifata isakunyejuru. Nyamara iyo itangiye interuro iryo saku riratakara.
Ingero:
- Amasuunzu sî amasakâ.
- Uwô nshâakâ nî uwo.
- Ni umwâana nk’âbaândi.
- Si nge ujyayô.d) Indangahantu “i ” na yo ishobora guhindura amasaku kamere y’amagambo.
Ingero:
- Saavê
- Avuuka i Sâavê.
e) Iyo mu nteruro hakoreshejwe ibyungo “no” na “nko” n’ibinyazina ngenerabifite igicumb–o, bifata isaku nyejuru.
Ingero:
Kunywâ nô kuryâ birajyaana.
Umurimâ wô guhîinga nî uwo.
yo nyâna yô gukwâ nî iyi.
f) Impakanyi (ta) igira isaku nyejuru kandi ntigira integuza kandi ntiban’integuza.
Ingero:
Kudâkorâ biravûna.Kutâzâajyayô bizaatubabaza.
UMWITOZO
Soma neza kandi wandike izi nteruro zikurikira mu nyandiko ya
gihanga.
a) Gutera ibiti biranga umuturage w’ibikorwa by’impuhwe n’ineza.
b) Iterambere rirambye turigezwaho no kurinda ikirere ibigihumanya.
c) Ni ngombwa kugabanya ibyotsibiva mu modoka n’ikoreshwa ry’inkwi.
d) Kagabo na Mutoni bahawe igihembo kuko bafashe neza ibidukikije.e)Nyiri amahirwe amenya iby’imihindagurikire y’ibihe.
V.3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
Ugendeye ku mabbwiriza y’ihangamwandiko, hanga umwandiko ufite uburebure
buri hagati y’imirongo mirongo itatu na mirongo ine ku nsanganyamatsikoivuga ku bihumanya ikirere
Ubu nshobora:
-Gusesengura umwandiko ku nsanganyamatsiko zivuga ku bihumanya
ikirere.
- Guhanga umwandiko ku nsanganyamatsiko zivuga ku bihumanya ikirere.Kwandika interuro ngaragaza ubutinde n’amasaku
Ubu ndangwa:
-No gushishikariza abandi kubungabunga ibidukikije birinde kwangiza
ikirere.
-No gushishikarira gusoma no kwandika interuro n’izindi nyandikonubahiriza ubutinde n’amasaku.
V.4. Isuzuma risoza umutwe wa gatanu
Umwandiko: Ibidukikije, inkingi y’ubuzima
Kuva kera na kare, umuntu azi ko yarazwe kuba umutware w’isi. Yahawe ubwenge
bwo kuyigenga no kwifashisha ibidukikije mu mibereho ye ya buri munsi. Uko
amajyambere agenda yiyongera ni ko ikitwa umutungo kamere twasigiwe
n’abakurambere bacu ugenda ukoreshwa rimwe na rimwe neza cyangwa nabi
hirengagijwe abavuka uko bwije n’uko bukeye. Byumvikana bite ukuntu ba
rutwitsi bagambirira guhindura isi yacu ubutayu? Ba gashozantambara bahora
mu myiyereko yo kugerageza ibitwaro byabo bya kirimbuzi kandi bijunditse
ubumara, bazi ko byangiza ikirere? Abanyenganda zitandukanye bagira batya
bagasuka, bakajugunya imyanda ivuye mu nganda, mu nzuzi no mu biyaga
cyangwa, bazi ko nta cyo bitwara? Uretse n’ibyo, ibyotsi biva muri izo nganda
bihumanya ikirere cyacu bikatugiraho ingaruka.
Muntu yagombye kumenya ko kwibasira ibidukikije harimo ibimera
n’amashyamba ari uguta abayituye atiretse mu kangaratete. Ibimera bifite
akamaro kanini mu buzima bw’abantu. Uko tubizi, ibimera biyungurura
umwuka duhumeka. Igihe isi dutuye izaba yabaye ubutayu nka Sahara, ikirere
cyuzuye umwuka uhumanye udashobora kuyunguruka, iherezo ry’abatuye
isi rizaba irihe? Abahanga mu bumenyi bw’amashyamba bemeza ko adufitiye
akamaro kanini kuko atuma imvura igwa, atuma duhumeka umwuka mwiza,
arwanya n’isuri. Kuki abantu biyibagije ya mvugo igira iti: “Nutema kimwe
uge utera bibiri!” Abacukura amabuye y’agaciro bakarimbura ibimera, bumva
bitaniye he no gutema ishami ry’igiti wicayeho?
Ni ukuri gutera imbere ntawubyanze; ntiwahagarika inganda, gucukura
amabuye y’agaciro, gukoresha ibinyabiziga utirengagije ubwato n’indege
bikoresha amavuta, risansi ndetse na mazutu. Iri terambere duharanira twese
kugeraho rijyana n’ingaruka zitandukanye. Umwotsi wa moteri z’ibinyabiziga
byarondowe harimo n’ibisohorwa n’inganda bigira uruhare mu kutwangiriza
ikirere.
Kwandura kw’ikirere bijyana no kwandura kw’umwuka. Kubera ko umwuka
ugira uruhare mu kugena ibihe by’imvura n’izuba, urumuri, ubushyuhe
cyangwa ubukonje bikaboneka mu rugero rushimishije nubwo hari aho
bikabya; umwuka wanduye, uhumanye utuma ibihe bigenda bihindagurika,
abahinze imyaka bakabura imvura bakarumbya, izuba rigacana imisozi ikaka,
ibimera n’amashyamba bikaba umuyonga, abantu, inyamaswa n’amatungo
bikarimbuka. Biriya byuka byose bibi ni byo byangiza igice k’ikirere kigabanya
ubukare bw’imirasire y’izuba itugeraho ku isi; abahanga mu bumenyi bw’isi
icyo gice bakita “ozone”. Kera iyo amapfa y’imvura cyangwa y’izuba yafataga
igihe kirekire, abantu barasuhukaga bakajya guhahira iyo byeze. Ikibazo kiriho,
ubu kubona aho ingaruka z’iterambere ritaragera biragoye; ikiriho ni ugufata
ingamba.
Kubungabunga ibidukikije ni bwo buryo bwiza bwo kugira ngo bisugire.
Abayobozi b’Igihugu muri poritiki nziza yo kubungabunga ibidukikije,
hashyizweho ikigo k’Igihugu gishinzwe kubibungabunga. Mu mpande zose
z’Igihugu, ku bigero byose by’abantu bajijurirwa akamaro k’ibidukikije
hakoreshejwe abafashamyumvire, bafatanyije n’abashinzwe gufata neza
ubutaka, imiturire no kurengera ibidukikije. Nihadashyirwamo ingufu ngo buri
wese ahagurukire kubungabunga ibidukikije Imana yaduhayeho impano ngo
muntu abigenge, biratwereka isi igenda irushaho gusatira iherezo ry’ubuzima.
Abemeza ko amazi atari amazi gusa ahubwo ari n’ubuzima ntibibeshye.
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Garagaza akamaro k’ibimera.
2. Andika ibintu byangiza ikirere.
3. Ba rutwitsi ubavugaho iki?
4. Ni irihe sano rigaragara hagati yo kwandura kw’ikirere n’umwuka?
5. Hari icyo ubutegetsi bw’Igihugu bwakoze mu rwego rwo kubungabunga
ibidukikije? Sobanura neza igisubizo cyawe.
6. Buri wese mu batuye iyi si arasabwa iki?
7. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
II. Ibibazo by’inyunguramagambo
1. Sobanura amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko
a) Umutungo kamere
b) Kujundika ubumara
c) Imirase
d) Gusugirae) Uruganda
2. Huza amagambo yo mu ruhushya A n’ibisobanuro byayo biri muruhushya B
3. Simbuza amagambo yanditse mu mukara tsiri impuzanyito zayo ziri mu
mwandiko.
a) Twabonye imyambi y’izuba tumenya ko bukeye.b) Imyuka isohorwa n’inganda yanduza ikirere.
III. Ikibazo ku butinde n’amasaku
Andika neza interuro zikurikira wifashishije ubutinde n’amasaku kandi
ugabanye ibimenyetso
a) Mu muco nyarwanda kirazira gukora ubushakashatsi wangiza ibidukikije.
b) Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kubungabunga ahantu
nyaburanga.
c) Ibyotsi biva mu nganda n’imodoka bihungabanya ibinyabuzima n’umwuka
duhumeka.
d) Iby’iki gihe bisaba gusigasira ubuzima bwacu.e) Nyiri ibyago ni rubanda rugufi rutazi iby’umutungo kamere.
IV. Ihangamwandiko
Hitamo insanganyamatsiko imwe maze uyiramburemo umwandiko w’imiringo
mirongo itatu (30).
a) Kubungabunga ibidukikije ni inkingi y’ubuzima buzira umuze.b) Kurwanya ibihumanya ikirere ni inshingano ya buri wese.