Topic outline

  • NKUNDA KUJYA KU ISHURI

    Benitha ubwo yajyaga mu mihango bwa mbere, nta bikoresho by’isuku yabonaga kuko yabanje kubihisha mama we. Kujya mu mihango ndetse no kuribwa mu nda byatumaga asiba ishuri bikamuviramo gutsindwa.

    Inshuti ye yaje kumubwira ko na we yajyaga aribwa ari mu mihango, ariko yakora siporo, bikagabanuka. Burya ngo kubera ubushyuhe umuntu agira muri siporo bituma imitsi izibuka, bityo amaraso akihuta, ububabare bukagabanuka. Benitha yarabigerageje birakunda. Yahereye ubwo akunda kujya ku ishuri, dore ko hamufashije kumenya, no gukemura ikibazo yari afite.

    Nyuma y’inkuru ya Benitha, twabwira ba Ni Nyampinga bose ko mu gihe waba uri guhura n’imbogamizi zikakubuza kwitabira ishuri buri gihe, uge uzirikana ko ari byiza gusaba ubufasha ababyeyi bawe, abarimu bawe cyangwa undi muntu mukuru wizeye.

    Nawe fata akanya wibaze unasubize iki kibazo: Ese ni iki ukora kugira ngo urenge imbogamizi zishobora gutuma utitabira ishuri buri munsi? Twandikire ku 1019. Ushobora ariko no kwandika ingamba zawe muri ka gakayi k’amabanga yawe.

    Inkuru ya Benitha yatumye twibaza cyane ku kintu umwana w’umwangavu yakora ngo imihango itabangamira imyigire ye. Dore zimwe mu nama z’icyo wakora kugira ngo imihango itabangamira imyigire yawe:

    • Saba ababyeyi bawe kotegisi (cotex).
    • Mu gihe uri mu mihango ukagira uburibwe mu nda, umutwe n’ahandi, uzamenye ko atari uburwayi, bigenda bishira uko iminsi ihita, ntusibe ishuri.
    • Uge uzirikana kugira isuku (karaba kandi uhindure umwenda w’imbere na kotegisi, byibura kabiri ku munsi) kugira ngo utiyanduza, ukaba wagira isoni.
    • Kora imyitozo ngororamubiri nko kwiruka, n’izindi wabasha.
    • Ushobora kuvugana n’umwarimu wisanzuyeho akakugira inama y’icyo wakora.
    • Panga neza uko wikorera isuku.

  • ZIPLINE

    Ni Nyampinga: None se ni iki cyaguteye gukomeza gukurikira ikoranabuhanga kugeza uyu munsi?