Topic outline

  • IGICE CYA I: INTANGIRIRO RUSANGE

    1.0. Intangiriro

    Ibonezabuzima ni kimwe mu byigwa bigenewe abana b’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Ibikorwa bikubiye mu nyigisho zigize ikigwa k’ibonezabuzimabifasha abana:

    •  Guteza imbere imiyego y’ingingo z’umubiri wose muri rusange, no ku buryobw’umwihariko kunoza imiyego y’ingingo nto     n’imiyego y’ingingo nini no kwigirira ikizere mu myitozo ngororamubiri inyuranye. Bifasha kandi abanagukangura  imyanya y’ibyumviro binyujijwe mu mikino inyuranye.   
    •   Kwiyitaho no kwikorera isuku y’ibanze bo ubwabo no kugaragaza uruharerwabo mu isuku y’ibikoresho binyuranye ku  ishuri no mu rugo babifashijwemon’abarezi babo cyangwa ababarera.
    • Kugaragaza ko bumva ko bakwiye kurya ibiribwa bizima bifite isuku kandi birimo intungamubiri zinyuranye.
    • Gusobanukirwa n’indwara zikunze kwibasira abana n’izandura ziboneka ahobatuye, ku vuga ibitera izo ndwara no gufata ingamba zirebana no kwirindakuzandura no kuzikwirakwiza.
    •  Kugaragaza imyitwarire myiza no kwirinda imyitwarire yabateza ibibazo n’impanuka mu buzima bwabo bwa buri munsi.
    Ikigamijwe cyane mu kigwa k’ibonezabuzima ni uguha abana ubumenyi,ubumenyingiro n’ubukesha butuma bashobora gukoresha ingingo z’umubiri wabo gukangura imyanya y’ibyumviro, kwiyitaho no kugira uruhare mu kurinda ubuzima
    bwabo.
    1.1. Impamvu z’iki gitabo
    Igitabo k’ibonezabuzima cy’ umwarimu mu mashuri y’inshuke gikubiyemo uburyo bwo kuyobora abarezi bo muri iki kiciro cy’uburezi ku bijyanye n’imyigire  n’imyigishirize y’ikigwa k’ibonezabuzima. Iyi nyoborabarezi izafasha mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe abarezi bahura nabyo mu myigishirize yabo. Izabafasha kubona uburyo buboneye bwo kwigisha abana b’inshuke binyuze mu mikino n’indirimbo, kugaragaza ingero z’imfashanyigisho zishobora kwifashishwa mu  kwigisha amasomoatandukanye y’ibonezabuzima ndetse n’ibikorwa binyuranye byakorwa n’abana ubwabo cyangwa bayobowe n’umurezi. Iyi nyoborabarezi iha umurezi ubushobozi bwo guhuza ibonezabuzima n’ibindi byigwa cyane ko ingengabihe y’ibikorwa by’umunsi mu mashuri y’inshuke itanga amahirwe yo kwinjiza iki kigwa mu bindi byigwa n’ibikorwa bisanzwe by’umunsi,
    1.2. Imiterere y’iki gitabo
    Igitabo k’ibonezabuzima cy’ umwarimu cyubakiye ku nyigisho n’imitwe igaragara mu nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Imitwe yose uko ari cumi n’umunani (18) ihuriye ku nyigisho esheshatu (6) zikurikirana kuva mu mwaka wa mbere kugera
    mu mwaka wa gatatu ari zo Imiyego y’ingingo nini, Imiyego y’ingingo nto, Kugira umuco w’isuku, Ubuzima bwiza/imirire myiza, Indwara zikunze kwibasira abana, Kwiyitaho no kwita ku bintu bye. Iyi nyoborabarezi ifite ibice bikurikira:
    Iki gice kivuga muri rusange kuri iyi nyoborabarezi n’uburyo bwo kuyikoresha neza
    Iki gice kigaragaza uko buri nyigisho, imitwe iyigize n’amasomo byigishwa. Buri nyigisho yanditse ku buryo hagaragazwa uko imitwe ikubiye muri iyo nyigisho  ikurikirana kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu. Buri nyigisho igaragaramo ibice bikurikira:
    • Intangiriro: Ivuga muri make ku miterere y’iyo nyigisho, icyo izafasha abanan’uburyo bw’imyigire n’imyigishirize yayo. Harimo kandi imbonerahamwey’uruhererekane rw’imitwe n’amasomo bigize inyigisho.
    Imyigishirize ya buri mutwe: Iki gice kigaragaza umwaka, izina ry’umutwe n’imbata z’amasomo agize uwo mutwe. Aha niho hagaragara inama umureziakeneye kugira ngo ayobore neza buri somo. Muri buri mutwe hagaragazwa ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe, ingingo nsanganyamasomo, inama ku myigishirize y’amasomo, izindi nama n’amakuru bijyanye n’umutwe, ihuriro ry’umutwe n’ibindi byigwa n’isuzuma risoza umutwe.
    Iyi nyoborabarezi irangirira ku rutonde rw’ibitabo byifashishijwe ndetse n’imigeraka itandukanye.

    • Igice cya mbere: Imiterere y’inyoborabarezi y’ikigwa k’ibonezabuzima kugira ngo imyigire n’imyigishirize y’ibiyikubiyemo bikorwe neza.

    Igice cya kabiri: Imyigishirize ya buri nyigisho

    1.3. Uburyo bw’imyigire n’imyigishirize bukoreshwa mu kwigisha ibonezabuzima mu mashuri y’inshuke

    Imyigire n’imyigishirize y’amasomo yo mu kigwa cy’ibonezabuzima ishingiye ku bikorwa biha uruhare umwana mu myigire ye. Mu kwigisha Ibonezabuzima ni ngombwa kubihuza n’ubuzima busanzwe herekanwa akamaro isomo rifitiye abana.

    Mu kwigisha no kwiga amasomo y’ibonezabuzima, umurezi azihatira gukoresha udukino, indirimbo n’imivugo. Ibonezabuzima ryigishwa kandi ryigwa umwana ahabwa ibikorwa bifatika bimwinjiza mu buzima busanzwe kuko ibyo umwana akora n’ibyo yitegereza mu buzima abamo ari byo bimugira umuntu ufite ubuzima bwiza. Umurezi azategura imfashanyigisho zifatika kandi zinyuranye kugira ngo yorohereze umwana kwiga binyuze mu byumviro by’umubiri we.

    Bitewe n’uburyo iki kigwa kisanisha n’ibindi byigwa, umurezi azakoresha uburyo bwose asanzwe akoresha yigisha ibindi byigwa mu kubaka ubushobozi bw’umwana mu ibonezabuzima. Akenshi umwana azahabwa umwanya wo:

    1. Gukora imyitozo ngororamubiri

    2. Kwigana umurezi n’ababyeyi/ abamurera mu bikorwa by’isuku, kwiyitaho,…..

    3. Gukorera mu matsinda mato cyangwa manini

    4. Gukora ku giti ke

    5. Gukina imikino n’ikinamico byinshi binyuranye

    6. Kuririmba indirimbo ngufi

    7. Kwitegereza

    8. Gutega amatwi no kuvuga inkuru

    9. Gukora ingendoshuri

    10. Gukora umukoro n’udushinga tujyanye n’ibyigwa

    11. Gukemura ibibazo ahura nabyo mu buzima bwe buri munsi

    1.4. Uburyo bwo gukoresha igitabo k’ibonezabuzima n’izindi mfashanyigisho

    Iyi nyoborabarezi yateguwe kugira ngo yereke umurezi uko yayobora amasomo y’ibonezabuzima umunsi ku wundi. Iyi nyoboraberezi ntabwo yihagije yo yonyine kuko igendana n’ibitabo by’umwana dore ko hari aho umurezi agomba kwifashisha igitabo cy’umwana cyane cyane mu kwerekana amafoto agaragaza ikigwa. Bityo, umurezi azakoresha ibindi bitabo harimo Integanyanyigisho, ibitabo by’umwana, isaranganyamasomo n’Imfashanyigisho y’amahugurwa ku Nteganyanyigisho y’Uburezi bw’Inshuke. Umurezi asabwa kandi gukoresha amakarita y’amafoto yaba ayaguzwe cyagwa ayo yishushanyirije, gukoresha ibikoresho n’ibindi byose biboneka hafi y’ishuri bifite icyo bifasha mu myigire n’imyigishirize y’ibonezabuzima. Hagendewe ku ihame ko umwana yiga neza iyo abigizemo uruhare kandi akoresha ibyumviro byose, umurezi arasabwa gukoresha imfashanyigisho nyinshi kandi zitandukanye (izaguzwe, izo yikorera, iziboneka ku ishuli n’aharikikije …), kugira ngo buri mwana afashwe mu myigire ye.

    1.5. Ibyo umurezi, umwana n’umubyeyi basabwa mu myigire n’imyigishirize y’ibonezabuzima.

    Uburezi bw’umwana busaba ubufatanye bwa buri wese ndetse n’umwana ubwe akagaragaza uruhare rwe. Ni byiza ko buri wese amenya neza uruhare rwe kuko ubwuzuzanye bwabo butuma abana biga neza.

    1.5.1. Ibyo umurezi asabwa gukora igihe yigisha ibonezabuzima.

    Kugira ngo imyigire n’imyigishirize igende neza, umurezi w’inshuke asabwa ibibikurikira:

    • Gutegura isomo rifite intego zumvikana kandi uburyo bwo kuzigeraho ntibugore umunyeshuri ndetse na we ubwe;

    • Kwita ku kigero cy’umunyeshuri kandi akamufasha kwiyigisha;

    • Gutanga ibikorwa bituma abana bagira uruhare mu myigire yabo;

    • Kuyobora no kugenzura niba ibyo umunyeshuri akora bigaragaza ubushobozi

    bushingiye ku bumenyi, ku bumenyingiro, ku bukesha no ku ndangagaciro

    ahabwa cyangwa atozwa n’umurezi n’ababyeyi;

    • Gutegura imfashanyigisho zijyanye n’isomo agiye kwigisha kandi zitarangaza

    abana ariko ashobora no gufatanya na bo kuzikora cyangwa akazibatuma;

    • Gutegura ibikorwa n’imyitozo aha abana ashingiye ku buzima bwabo bwa buri munsi no ku bintu basanzwe abona;

    • Kwita kuri buri munyeshuri abakangurira kugira uruhare mu byo bakora;

    • Guha umunyeshuri umwanya uhagije wo kugaragariza bagenzi be ibyo ashoboye no kubabwira ubushakashatsi yakoze;

    • Gutanga imyitozo yibanda ku bintu umunyeshuri ahura na byo mu buzima bwe bwa buri munsi kandi ikaba imusaba                 gutekereza ku buryo bwihuse kandi bwimbitse;

    • Guha abana imyitozo ihagije mu gihe cyo kwiga n’imikoro batahana mu rugo kandi bakazayikosorera hamwe mu ishuri mbere        yo gutangira irindi somo;

    • Guhitamo aho amasomo atangirwa haba hanze cyangwa mu ishuri;

    • Kwigisha abana uhereye ku byo bazi mbere yo kugera ku isomo rishya kugira

     ngo bifashe abana kwivumburira isomo ry’umunsi;

    • Kwinjiza ingingo nsanganyamasomo mu kigwa k’ ibonezabuzima akoresheje imikino n’ibikorwa bitandukanye;

    • Guha abana imyitozo ihagije ituma bazamura/bubaka ubushobozi nsanganyamasomo kuko butagombera ikigwa runaka;

    • Kwigisha amasomo y’ibonezabuzima binyuze mu bindi byigwa.

    1.5.2. Ibyo umwana asabwa mu gihe yiga ibonezabuzima

    Kugira ngo imyigire igende neza, umwana mu mashuri y’inshuke asabwa ibi bikurikira:

    • Kumenya gukorana n’abandi, kwihangana no kwemeranya ku gisubizo kiri cyo;

    • Gukora ibikorwa bye bwite cyangwa gufatanya na bagenzi be;

    • Kwifashisha imfashanyigisho yahawe agakora ibyo umwarimu amubwira;

    • Kubaha bagenzi be no kugira ikinyabupfura mu ishuri;

    • Gufata neza ibikoresho bye n’iby’abandi;

    • Gufata neza ibikoresho bye n’iby’abandi;

    • Kumenya kwitegereza, gukorakora no gushyira ibintu mu buryo hakurikijwe ubushobozi bwabo;

    • Gukina biga.

    1.5.3. Ibyo umubyeyi asabwa mu gihe akurikirana imyigire n’imyigishirizey’ ibonezabuzima

    Umwana wiga muri iki kiciro cy’amashuri y’inshuke aba akiri muto ku buryo ababyeyi basabwa kumuba hafi cyane mu buzima bushya bw’ishuri aba arimo. Ababyeyi basabwa ibi bikurikira:

    • Guha umwana ibikoresho byose nk’uko byagenwe n’ishuri yigaho;

    • Kubaza umwana ibyo yakoze ku ishuri buri munsi. Ibi bikorwa hagendewe ku kigero cy’umwana

    • Guha umwana umwanya wo gukora imikoro yo mu rugo no gukina yigana ibyo bize;

    • Kuyobora umwana igihe akora imikoro yo mu rugo;

    • Gushimira umwana ku byo akora byose no ku mutera akanyabugabo;

    • Gusura kenshi umwana ku ishuri no kuvugana kenshi n’umurezi ku myigire y’umwana;

    • Kugira imigirire yubaha ibikorwa by’ibonezabuzima mu rugo n’ibindi.

    1.6. Kwita ku burezi bw’abana bafite ibyo bagenerwa byihariye mu myigire yabo

    Umurezi azakoresha uburyo bukwiye bwo gufasha abana bafite imbogamizi mu myigire yabo hitabwa ku bibazo bafite kugira ngo na bo bakurikire amasomo nk’abandi. Bimwe mu byo umurezi azakora ni ibi bikurikira:

    • Kubategurira imyitozo iri ku rwego rwabo, ibikoresho n’imfashanyigisho byihariye mu gihe biga no mu gihe bakora isuzuma.

    • Gukurikirana ko nabo bagira uruhare mu myigire kimwe n’abandi bana

    • Gukurikirana ko bakina kimwe n’abandi bana

    • Kubakorera ubuvugizi igihe bikenewe hagamijwe kubabonera ubufasha bukenewe.

    1.7. Isuzumabushobozi mu kigwa k’ibonezabuzima

    Mu kigwa k’ibonezabuzima, isuzuma rizita kuri ibi bikurikira:

    • Isuzuma rigomba gushingira ku bushobozi, umwana agakora imyitozo ijyanye n’ubuzima bwa buri munsi ituma ashyira ibyo       yize mu bikorwa..

    • Isuzuma ryo kugorora imyigire n’imyigishirize hakoreshwa uburyo buziguye n’ubutaziguye hagamijwe gusuzuma ko abana bari    kwiga uko bikwiye. Iri suzuma rikorwa mu gihe cy’isomo hifashishijwe ibibazo n’imyitozo bitandukanye.

    • Ni ngombwa kugena ingingo ngenderwaho mu gusuzuma urwego rw’ubushobozi (ubumenyi, ubumenyingiro n’ubukesha)     abana bategerejwe kugeraho muri buri somo. Urwo rwego rw’ubushobozi buteganyijwe mu nteganyanyigisho y’Ibonezabuzima.

    • Nyuma ya buri mutwe, ni ngombwa gusuzuma urwego buri mwana agezeho ugereranyije n’ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe    hubahirijwe ibyateganyijwe kugenderwaho mu isuzuma biri ku mpera ya buri mutwe. Ku mitwe yigwa umwaka wose, si     ngombwa gutegereza ko umutwe, igihembwe cyangwa  umwaka birangira. Gusuzuma urwego umwana agezeho bikorwa nyuma y’igihe gito kigereranyije nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo.

    • Ni ngombwa gusuzuma uko abana bagaragaza ubushobozi bukubiye mu byigwa ndetse n’ubushobozi nsanganyamasomo.

    • Mu isuzuma ni byiza gukoresha impurirane y’uburyo bukurikira:

    i. Kwitegereza ibikorwa n’imyitwarire by’umwana,

    ii. Ibibazo basubiza bavuga,

    iii. Ibibazo basubiza bandika biri ku rwego rwabo. Mu isuzuma, umurezi yuzuza ifishi y’iterambere ry’umwana umunsi ku wundi.

    • Mu isuzuma, ikigero cy’ubushobozi bw’umwana nticyandikwa mu mibare cyangwa mu ijanisha rigereranya abana ahubwo     hakoreshwa amagambo agaragaza urwego umwana agezeho (Birahebuje; Ni byiza cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye   kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni…).

    1.8. Imbonerahamwe y’ibyigwa bigize inyoborabarezi

    good




  • IGICE CYA II: IMYIGISHIRIZE YA BURI NYIGISHO

    good

    IMIYEGO Y’INGINGO NINI

    1.0. Intangiriro

    Iyo abana baje gutangira ikiciro cy’inshuke ku myaka itatu y’amavuko, baba bazi kugenda ariko batarakomera neza kandi bakidandabirana. Bakunze kugwa kenshi iyo bagerageje kwihuta cyangwa kwiruka bakurikiye bakuru babo. Iyi nyigisho y’imiyego y’ingingo nini izafasha abana gukuza ingingo nini no kwinyakura mu kuzikoresha biganisha ku mikurire rusange y’umwana.

    Inyigisho y’ imiyego y’ingingo nini yigwa mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’inshuke. Muri buri mwaka w’ishuli higwamo umutwe ukubiyemo amasomo atandukanye kandi ashingiye ku bushobozi bw’umwana nk’uko bigaragara mu mbonerahamwe ya 1.2.

    Muri iyi nyigisho, hagaragaramo uburyo bwinshi n’ibikorwa byinshi mwarimu yakora mu gihe afasha abana gukoresha imiyego   y’ingingo nini.

    Amasomo agize imitwe yo muri iyi nyigisho y’ imiyego y’ingingo nini yigishirizwa mu ikaze ku ruziga no mu mikino yo hanze   ndetse no mu bikorwa by’ibindi byigwa by’umunsi.

    Imbonerahamwe ikurikira irerekana uruhererekane rw’imitwe n’amasomo bigize inyigisho ya mbere

    good

    good

    1.1. Gukora imiyego y’ingingo nini (Umwaka wa mbere)

    1.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora gukora imiyego itandukanye iteza imbere ingingo nini uko babyifuza bagaragaza ko bifitiye ikizere.

    1.1.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    Zimwe mu ngingo nsanganyamasomo umurezi azinjiza muri uyu mutwe ni izi zikurikira:

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro:Isaranganya ry’ibikoresho ni kimwe mu bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro   kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco  wo kwihangana agategereza abandi mu gihe  akeneye guhindura ibikoresho. Urugero nko mu gihe cyo gukina umupira, gusimbuka urukiramende…

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byo guteza imbere imiyego minini byateguwe n’umurezi,     abakobwa n’abahungu bagomba kubigiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba bakina, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo  ashobore gukoresha ibikinisho yagenewe. Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva     neza amabwiriza y’umukino.

    • Kwita ku bidukikije: Abana babwirwa ko bagomba gukinira ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye.

    1.1.3. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Isomo rya 1: Imyitozo yo kugenda

    a. Intego y’isomo: Bari ku murongo cyangwa ku ruziga, umwana azaba ashobora

    kugenda atadandabirana.

    b. Imfashanyigisho: Ingoma, ifirimbi.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3; Urupapuro rwa 1.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    d. Umuteguro w’isomo

    good

    good

    Isomo rya 2: Kurira

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe inzego, umwana azaba ashobora kurira afashe neza urwego kandi akarangiza intera zose.

    b. Imfashanyigisho: Urwego

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB,2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 2

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Kujyana abana hanze

    • Gusubirishamo abana imyitozo yo kugenda ku njyana yizwe mu Isomo rya mbere.

    • Gushyira abana ku mirongo imbere y’urwego (inzego).

    • Guha abana amabwiriza y’uburyo bwo kurira neza urwego.

    • Guha buri mwana umwanya wo kurira urwego.

    • Kuba hafi y’abana mu gihe burira kugira ngo hatangwe ubufasha mu gihe bukenewe no gukumira ko haba impanuka. Gushyira abana ku ruziga kugira ngo baririmbe akaririmbo kabaruhura.

    • Gusoza bashimira Imana yabahaye imbaraga zo kurira urwego ndetse no gushimirana uko bakinanye neza.

    • Gusubira mu ishuri.

    Ikitonderwa. Amasomo atandatu akurikira azigishwa kimwe n’Isomo rya 2. Umurezi azatanga ibikorwa by’imyigishirize agamije  kugera ku ntego ya buri somo.

    Isomo rya 3: Kuzamuka no Kumanuka

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe inzego, umwana azaba ashobora kurira no kumanuka ku rwego adasabye ubufasha.

    b. Imfashanyigisho: Urwego, amadarajya (escalier).

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 2

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    Isomo rya 4: Gusimbuka

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu mukino wo gusimbuka umugozi, umwana azaba ashobora gusimbuka umugozi akawurenga.

    b. Imfashanyigisho: Imigozi yo gusimbuka, uduti, imirongo…

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 3

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku  myaka 6. Kigali

    Isomo rya 5: Kwiruka

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu mikino yo kwiruka, umwana azaba ashobora wiruka mu ntera ya metero 30.

    b. Imfashanyigisho: Ifirimbi

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    Isomo rya 6: Kwizunguza

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe ibigurudumu n’ibindi bikoresho bikoze nk’uruziga, umwana azaba ashobora kwizunguza neza.

    b. Imfashanyigisho: Ibigurudumu n’ibindi bikoresho bikoze nk’uruziga. 14

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 5

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali


    Isomo rya 7: Gusesera

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe imigozi n’ibindi bikoresho byo gusesera, umwana azaba ashobora gusesera yifitiye ikizere.

    b. Imfashanyigisho: Amapine, imigozi

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 4

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali

    Isomo rya 8: Kwicunda

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu mikino yo kwicunda, umwana azaba ashobora kwicunda adafite ubwoba.

    b. Imfashanyigisho: Imyicundo.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali. 

    Nyuma yo kugaragaza intego, imfashanyigisho n’ibitabo byihariye kuri buri somo, umurezi azakurikiza ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize aya masomo yose ahuriyeho ari byo:

    • Kugenzura aho abana bagiye gukinira kugira ngo hizerwe umutekano wabo.

    • Kujyana abana hanze ahari umwanya uhagije n’ibikoresho biboneye

    • Gukora umwitozo wo gusubiramo isomo riheruka.

    • Gutanga amabwiriza ajyanye n’umwitozo/ igikorwa cyateguwe.

    • Guha buri mwana umwanya wo gukora igikorwa cyateganyijwe mu isomo.15

    • Kubaza abana utubazo dutuma bavuga ibice by’umubiri biri gukomera mu gihe bakina mu isomo iri n’iri.

    • Gukusanya no kubika amakuru y’iterambere ry’umwana mu bushobozi bwo muri buri somo.

    • Gushyira abana ku ruziga mu gihe cyo gusoza isomo aho bashobora kuririmba, kuganira no gukina agakino k’induhura.

    1.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Ingero z’ibikorwa umwarimu yakwifashisha mu kwigisha uyu mutwe harimo:

    Indirimbo iruhura abana.

    Abana x2

    Iyo twishimye mama x2, tubigenza gutya;

    turazamuka, turamanuka, tukajya iburyo ye mama abandi ibumoso mama,

    tugahora twishimye.

    Indirimbo yo kugendana n’injyana

    a. Iyo tugenda kuri gahunda twumvishe injyana n’umucinyanjyana, twumva ari byiza, twumva biryoshye 

        abatureba bakishima. X2

    Inyikirizo.

    b. Rimwe kabiri moso ndyo x3 , moso ndyo moso ndyo x3. Tugendana isheja n’ishema ryinshi maze waturora uti “dore abantu”,  ingendo yacu ni iya gisore ni nk’imwe ya gisirikare. X2

    Agakino ko kugenda

    Isomo rya 2: Ingaruka zo kurya ibiryo no kunywa ibinyobwa byangiritse

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga ingaruka zo kurya ibiryo no

    kunywa ibinyobwa byagiritse.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho ariho abana bahuye n’ingaruka zo kurya ibiryo

    no kunywa ibinyobwa byangiritse: Abaruka n’abahitwa.• Umurezi akora amatsinda 2. A na B

    • Umurezi aca umurongo cyangwa agashyira umugozi aho buri tsinda rihagarara.

    • Amatsinda ahagarara arebana muri metero 20.

    • Umurezi atanga amabwiriza y’umukino kuburyo bukurikira:

    • Abana beza, nimwumva ifirimbi/ingoma mugende mugana mu mwanya w’itsinda muteganye. Murahurira mo hagati  mwikomereze. Nimugera aho iryo tsinda ryari rihagaze muhagarare. Mwibuke kugenda mu njyana y’umurishyo w’ingoma. Murakomeza mugenda, mugaruka kugeza igihe dusoreje. Mu bikore mwishimye.

    • Umurezi aha abana umwanya bagakina agakino ko kugenda.

    • Umurezi ashobora kugira icyo yongera mu gakino ashingiye ku kigero cy’abana n’ubushobozi bamaze kugeraho. Urugero “nimugera aho muhurira musimbuke inshuro imwe, ebyiri...

    Umukino w’ikiraro

    Abana babiri babiri barebana, bahuza amaboko bagakora ikiraro. Umurezi asaba abana babiri b’imbere gusesera munsi y’ikiraro. Kugira ngo bose bashobore gusesera, babandi baseseraga bagera inyuma bakongera bagahuza amaboko. Uyu mukino wakinwa nko mu gihembwe cya gatatu.

    1.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Ubumenyi bw’ibidukikije

    • Kugenda bigana ingendo z’inyamaswa zitandukanye nk’inka, imbata, igikeri…

    • Kugenda bahindura umuvuduko bigana ibinyabiziga bihuta, bagenda gahoro, bahagarara.

    • Gusimbuka nk’agakwavu

    • Gusesera mu mukino w’ikiraro biga uburyo bwo gutwara abantu n’ ibintu.

    • Gusesera mu mapine uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu

    Imibare

    • Gusesera munsi y’imigozi itondetse nk’imwe ikoreshwa mu gusimbuka urukiramende.

    • Kugenda cyangwa kwiruka ku mirongo ishushanyije hasi ikoze amashusho ngero atandukanye (imirongo igororotse ikoze     mpande enye, mpande ishatu n’uruziga.)

    • Gusimbuka bakoza ikiganza ku mugozi uri hejuru yabo.

    • Kugenda barushanwa gutera intambwe ndende.

    Indimi

    • Kugenda ku karasisi batega amatwi amabwiriza, bavuga mu ndirimbo…

    • Gukina umukino wa simoni aravuze bubahiriza amabwiriza nko” kugenda, guhagarara, kumanuka, gusesera, gusutama,  kwicara, gusimbuka…. 

    Ubugeni n’umuco

    • Gusimbuka mu byerekezo bitandukanye mugihe babyina.

    • Kugenda bahindura amerekezo bigana imbyino runaka

    • Kuzunguza amaboko bigana umukaraza

    Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi

    • Gukora ibikorwa biteza imbera imiyego y’ingingo nini mu matsinda, hifashishijwe indirimbo zishimisha abana.

    • Guha umwana uruhare rwo gukora umwitozo ashaka no gukoresha ingano y’igihe yifuza.

    • Guha abana umwanya wo gusabana imbabazi mu gihe habayeho guhutazanya mu mukino.

    1.1.6. Isuzuma risoza uyu umutwe

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa umwaka wose, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko umwaka urangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje; Ni byiza cyane; Ni byiza,

     Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni…) bitari imibare Nyuma y’igihe kigereranyije (ibyumweru 4 cyangwa se 5) umurezi sabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho nogufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo.

    1.2. Kwitoza imiyego itandukanye (Umwaka wa kabiri)

    1.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora gukora imyitozo inyuranye bakoresheje ingingo nini bahuza imiyego kandi bagaragaza ko bifitiye icyizere.

    1.2.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    Zimwe mu ngingo nsanganyamasomo umurezi azinjiza muri uyu mutwe ni izi zikurikira:

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Isaranganya ry’ibikoresho ni kimwe mu bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byo guteza imbere imiyego minini byateguwe n’umurezi, abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba bakina, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikinisho yagenewe. Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona 

    no kumva neza.

    • Kwita ku bidukikije: Abana babwirwa ko bagomba gukinira ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye imyitozo.

    1.2.3. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Isomo rya 1: Imyitozo yo kwiruka

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu mikino itandukanye yo kwiruka, abana bazaba bashobora kwiruka bakuza imiyego

     y’ingingo nini.

    b. Imfashanyigisho: Ingoma, ifirimbi, ibikoresho bifitanye isano n’insanganyamatsiko y’icyumweru.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 13.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke, Kigali.

    d. Umuteguro w’isomo

    d. Umuteguro w’isomo

    good

    good

    Isomo rya 2: Guteresha umupira amaguru

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe imipira yo gukina, abana bazaba bashobora guteresha umupira amaguru badahusha.

    b. Imfashanyigisho: Imipira yo gukina, ikibuga.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 6.

    REB, 2015: Integanyanyigiaho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali


    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Kugenzura ubuziranenge bw’ikibuga abana bakiniraho.

    • Gutegura imipira yo gukina iri ku kigero cy’abana

    • Kujyana abana ku kibuga

    • Guha abana amabwiriza ku ruziga

    • Guha abana umwanya wo gutera umupira bakoresheje amaguru hakurikijwe uburyo umurezi yabiteguye. (gutereka umupira umwana akawutera, koherereza umwana umupira akawutera, kurema amakipe abana bakiruka kumupira).

    • Kugenzura ubushobozi bw’umwana no gutanga ubufasha buboneye ku mwana uyu n’uyu.

    • Gusubiza abana ku ruziga no kugirana ikiganiro gisoza igikorwa. (uko bishimiye umukino, igice cy’umubiri cyakoze cyane, n’ibindi bifitanye isano n’insanganyamatsiko y’icyumweru).

    • Gufatanya n’abana gusubiza ibikoresho mu mwanya wabyo (imipira).

    • Kujya gukaraba no gusubira mu ishuri.

    Isomo rya 3: Gutera aboneza akoresheje amaboko

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe umupira w’amaboko n’ikarito abana baraba bashobora kuboneza umupira mu ikarito bakoresheje amaboko yabo.

    b. Imfashanyigisho: Ikarito, umupira w’amaboko

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 7

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gusuzuma ubuziranenge bw’ahantu abana bakinira.

    • Gutegura ikarito n’umupira wo gukinisha amaboko uri ku kigero cy’abana.

    • Kujyana abana hanze no kubahera amabwiriza ku ruziga.

    • Gushyira abana ku murongo

    • Guha abana urugero rwo gutera umupira akoresheje amaboko aboneza mu ikarito.

    • Guha abana umwanya uhagije wo gutera umupira bakoresheje amaboko baboneza mu ikarito mu buryo busimburana

    • Gufasha buri mwana bitewe n’ubushobozi agaragaje (kwegera ikarito niba afite ingorane zo kuboneza no kuyigiza inyuma ku  bagaragaje ubushobozi).

    • Guhurira ku ruziga no kuganira ku mukino barangije.

    • Gutwara ibikoresho ahabugenewe bafatanyije. (umurezi n’umwana)

    • Kujya gukaraba amaboko mbere yo gutangira ikindi gikorwa.

    Isomo rya 4. Gusimbuka arenga ibintu

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe ingeri z’ibiti ziringaniye, abana baraba bashobora

    gusimbuka ingeri z’ibiti neza.

    b. Imfashanyigisho: Ingeri z’ibiti, ikibuga

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 9

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gusuzuma ubuziranenge bw’ahantu abana bakinira.

    • Kugenzura niba ibiti abana basimbuka biri ku kigero cyabo.

    • Kujyana abana hanze no kubahera amabwiriza ku ruziga.

    • Gushyira abana ku murongo

    • Guha abana urugero rwo gusimbuka ibiti

    • Guha abana umwanya uhagije wo gusimbuka ingeri z’ibiti mu buryo busimburana

    • Gufasha buri mwana bitewe n’ubushobozi agaragaje (gufasha umwana utaruka igiti niba afite ingorane zo gusimbuka  no kongera ingano y’ingeri z’igiti ku bagaragaje ubushobozi).

    • Guhurira ku ruziga no kuganira ku mukino barangije.

    • Kujya gukaraba intoki mbere yo gutangira ikindi gikorwa

    Isomo rya 5: Gutera no gusama

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe udupira two gukinisha amaboko tworoheje, abana bazaba bashobora gutera no gusama agapira ko gukinisha amaboko katabacitse.

    b. Imfashanyigisho: Udupira tw’amaboko

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3; Urupapuro rwa 8.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kumyaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gusuzuma ubuziranenge bw’ahantu abana bakinira.

    • Gutegura udupira two gutera no gusama.

    • Kujyana abana hanze no kubahera amabwiriza ku ruziga.

    • Gushyira abana mu matsinda angana n’umubare w’udupira two gukinisha.

    • Gukinana n’abana. Umurezi atera agapira umwe mu bana akagasama, bigakomeza bityo umwana 

    nawe atera agapira umurezi akagasama.

    • Guha abana urubuga bagakina mu matsinda, umwe atera undi asama agapira.

    • Gufasha buri mwana bitewe n’ubushobozi agaragaje (utera ashobora kwegera usama agapira mu gihe bitoza,

    n’aho mu gihe bagaragaje ubushobozi umurezi ashobora kongera intera iri hagati y’utera n’usama agapira.

    • Guhurira ku ruziga no kuganira ku mukino barangije.

    • Kujya gukaraba intoki mbere yo gutangira ikindi gikorwa

    Isomo rya 6: Kwigengesera

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe ibikoresho binyuranye nk’ibiyiko n’amagorori, abana bazaba bashobora kugenda bigengesereye kuburyo bageza ibyo batwaye ahabugenewe.

    b. Imfashanyigisho: Ibiyiko, amagorori/ amabiye, ibikarito

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 10, 11.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gusuzuma ubuziranenge bw’ahantu abana bakinira.

    • Gutegura utuyiko duhagije, amagorori n’udukarito bihagije kuburyo abana benshi bakorera hamwe umwitozo.

    • Kujyana abana hanze no kubahera amabwiriza ku ruziga.

    • Gushyira abana mu matsinda mato ya batatu.

    • Kwereka abana urugero rw’uburyo bagenda bigengesereye bafite ikiyiko kiriho igorori bajyanye gushyira mu ikarito.

    • Guha abana umwanya wo kugenda bigengesereye umwe atwaye igorori ku kiyiko abandi babiri mamukurikiye bagenda bitonze.

    • Gufasha buri mwana bitewe n’ubushobozi agaragaje. (kwegereza igikarito abafite ubushobozi buke kugira ngo intera bagendaho igabanuke, n’aho mu gihe bagaragaje ubushobozi umurezi ashobora kongera intera iri hagati y’aho baturuka n’aho ikarito iri.

    • Guhuriza abana ku ruziga no kuganira ku mukino barangije.

    • Gusaba abana gukaraba intoki mbere yo gutangira ikindi gikorwa

    1.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    • Ni byiza ko aho abana bato bakinira hatandukanywa n’aho abakuru bakinira kugira ngo abato batabuzwa umwanya wo gukoresha ibikoresho bibafasha gukuza imiyego y’ingingo nto.

    • N’ubwo umurezi yaba yahawe ibikorwa byinshi, buri gihe agenzura neza niba ibikorwa atanga biri ku kigero cy’abana kugira ngo atabavuna cyangwa agatuma bakura banga ibyo bikorwa.

    1.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa m’ Ubumenyi bw’ibidukije

    • Kugenda bigana ingendo z’inyamaswa zitandukanye nk’inka, imbata, igikeri…

    • Kugenda bahindura umuvuduko bigana ibinyabiziga bihuta, bagenda gahoro, bahagarara.

    • Gusimbuka nk’urukwavu

    • Gusesera mu mukino w’ikiraro biga uburyo bwo gutwara abantu n’ ibintu.

    • Gusesera mu mapine uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu

    • Kwiruka berekeza ahantu hari ibimera.

    Imibare

    • Kubara inshuro ateye umupira, inshuro aboneje umupira mu ikarito, inshuro ateye cyangwa asamye umupira.24

    Indimi

    • Kugenda ku karasisi batega amatwi amabwiriza, bavuga mu ndirimbo…

    • Gukina umukino wa simoni aravuze bubahiriza amabwiriza nko” kugenda,  guhagarara, kumanuka, gusesera,  gusutama, kwicara, gusimbuka, bigengesera

    ….

    Ubugeni n’umuco

    • Gusimbuka mu byerekezo bitandukanye mugihe babyina.

    • Kugenda bahindura amerekezo bigana imbyino runaka

    • Kuzunguza amaboko bigana umukaraza. Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi

    • Gukora ibikorwa biteza imbera imiyego y’ingingo nini mu matsinda, hifashishijwe indirimbo zishimisha abana.

    • Guha umwana uruhare rwo gukora umwitozo ashaka no gukoresha ingano y’igihe yifuza.

    • Guha abana umwanya wo gusabana imbabazi mu gihe habayeho guhutazanya mu mukino.

    1.2.6. Isuzuma risoza uyu umutwe

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa umwaka wose, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko umwaka urangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje; Ni byiza cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni,) bitari imibare. Nyuma y’igihe kigereranyije (ibyumweru 4 cyangwa se 5) umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo

    1.3. Gukora imiyego atadandabirana (Umwaka wa gatatu)

    1.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora gukora imikino n’imyitozo biteza imbere ingingo nini bagaragaza guhuza imiyego

      kandi bifitiye icyizere.

    1.3.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    Zimwe mu ngingo nsanganyamasomo umurezi azinjiza muri uyu mutwe ni izi zikurikira:

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Isaranganya ry’ibikoresho ni kimwe mu bizatuma abana bashobora mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi mu kwigisha indirimbo, imivugo n’imikino, abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba bakina, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikinisho yagenewe. Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara ahbiborohera kubona no kumva neza.

    • Kwita ku bidukikije: Abana babwirwa ko bagomba gukinira ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye.

    • Umuco w’ubuziranenge: Abana batozwa gukaraba amazi meza n’isabune nyuma y’imikino itandukanye mbere yo kwinjira mu kindi gikorwa cyane cyane iyo bagiye gufungura. Mu gihe abana bakina bashishikarizwa gukinisha ibikoresho bifite ubuziranenge.

    1.3.3. Inama ku myigishirize y’amasomo agize uyu mutwe

    Uyu mutwe urimo amasomo atandukanye harimo (1) Kwiruka, (2) Gusimbuka, (3) Kwigengera, (4) Gushira impungenge, (5) kugenda, (6) Kujugunya aboneza, na (7) gusama. Aya masomo yose uko ari arindwi, afite umuteguro wayo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri, bityo umurezi azayigisha nk’uko yigishwa muri iyo myaka. Ikizahinduka ahanini ni uguhuza ibikorwa n’ikigero cy’abana.

    Ingero:

    • Mu mwitozo wo kwiruka, umurezi azongera intera y’aho biruka cyangwa se inshuro bazenguruka.

    • Mu mwitozo wo gusimbuka ingeri z’ibiti, umurezi azongera ingano y’ibyo basimbuka.

    • Mu mwitozo wo kwigengesera, umurezi azongera intera bakora batwaye amagorori ku kiyiko ndetse abana bashobora no kongera umuvuduko.

    • Mu mwitozo wo gushira impungenge abana bashobora kugendera hejuru y’ingeri z’ibiti bifashe neza kubutaka.

    • Mu mwitozo wo kugenda, abana bazagendesha ukuguru kumwe.

    • Mu mwitozo wo kujugunya aboneza, umwana azaboneza agapira mu ikarito iteretse hejuru y’ameza magufi. Intera iri   hagati ye n’ikarito na yo iziyongera.

    • Mu mwitozo wo gutera no gusama, umwana azaterera mugenzi we agapira undi agasame bategeranye byibura mu ntera ya metero hagati ya 3 na 5. 26

    1.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Ni byiza ko aho abana bato bakinira hatandukanywa n’aho abakuru bakinira kugira ngo abato bagire amahirwe yo gukoresha ibikoresho bibafasha gukuza imiyego y’ingingo nto. N’ubwo umurezi yahawe ibikorwa byinshi, buri gihe agenzura neza niba ibikorwa atanga biri ku kigero cy’abana kugira ngo atabavuna cyangwa agatuma bakura banga ibyo bikorwa.

    1.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Ubumenyi bw’ibidukije

    • Kugenda bigana ingendo z’inyamaswa zitandukanye nk’inka, imbata, igikeri…

    • Kugenda bahindura umuvuduko bigana ibinyabiziga bihuta, bagenda gahoro, bahagarara.

    • Gusimbuka nk’urukwavu

    • Gusesera mu mukino w’ikiraro biga uburyo bwo gutwara abantu n’ ibintu.

    • Gusesera mu mapine biga uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu

    • Kwiruka berekeza ahantu hari ibimera.

    Imibare

    Kubara inshuro ateye umupira, inshuro aboneje umupira mu ikarito, inshuro ateye cyangwa asamye umupira.

    Indimi

    • Kugenda ku karasisi batega amatwi amabwiriza, bavuga mu ndirimbo…

    • Gukina umukina wa simoni aravuze bubahiriza amabwiriza nko” kugenda, guhagarara, kumanuka, gusesera, gusutama, kwicara, gusimbuka, bigengesera….

    Ubugeni n’umuco

    • Gusimbuka mu byerekezo bitandukanye mugihe babyina.

    • Kugenda bahindura amerekezo bigana imbyino runaka

    • Kuzunguza amaboko bigana umukaraza. 

    Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi

    • Gukora ibikorwa biteza imbera imiyego y’ingingo nini mu matsinda, hifashishijwe indirimbo zishimisha abana.

    • Guha umwana uruhare rwo gukora umwitozo ashaka no gukoresha ingano y’igihe yifuza.

    • Guha abana umwanya wo gusabana imbabazi mu gihe habayeho guhutazanya mu mukino

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu mivugo no mu ndirimbo n’amashusho atandukanyeIsuzuma risoza uyu umutwe

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa umwaka wose, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko umwaka urangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje; Ni byiza cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni…) bitari imibare. Nyuma y’igihe kigereranyije (ibyumweru 4 cyangwa se 5) umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo.


    INYIGISHO YA 2   IMIYEGO Y’INGINGO NTO

    2.0. Intangiriro

    Nyuma yo kubona no gusobanukirwa ibikorwa by’imiyego y’ingingo nini, iyi nyigisho ya kabiri ifasha umurezi gusobanukirwa neza iterambere ry’umwana mu bushobozi bw’imiyego y’ingingo nto. Mu gihe umwana ari mu ishuri ry’inshuke azahabwa umwanya uhagije wo gukora ibikorwa bitandukanye bimukuza mu mikoresheze y’imiyego y’ingingo nto. Nk’uko biteganyijwe mu nteganyanyigisho y’amashuri y’inshuke, iyi nyigisho irimo ibikorwa bishingiye ku bushobozi bw’umwana w’imyaka 3-4,4-5 na 5-6. Mu gihe umurezi ayobora ibikorwa biteza imbere imiyego y’ingingonto, akwiye kuzirikana ikigero cy’umwana, icyo akunda, icyo akeneye, icyo ashoboye ndetse n’umwihariko cyangwa imiterere bwite ya buri mwana.

    Ibikorwa bikubiye muri iyi nyigisho bigamije gukangura imyanya y’ibyumviro by’umwana (kubona, kumvisha amatwi, kumva uburyohe, kumvisha intoki no guhumurirwa), nyamara bitewe n’uko aba bana baba bakiri bato ingingo zabo ntiziba zikomeye bihagije. Ni yo mpamvu umurezi akwiye gufasha umwana gukora ibikorwa byinshi bimufasha gukomeza ingingo nto. Kugira ngo ibi bigerweho umurezi ntazategereza isomo ryihariye ryo kwigisha imiyego y’ingingo nto ahubwo buri gikorwa cy’umunsi kizaha umwana amahirwe yo gukuza imiyego y’ingingo ntoze.

    Imbonerahamwe ikurikira irerekana uruhererekane rw’imitwe n’amasomo bigize inyigisho ya kabiri.good

    good

    2.1. Imyigishirize ya buri mutwe

    good

    good

    good

    good

    2.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe mu mutwe wa kabiri

    Umwaka wa 1: Abana bazaba bashobora gufata uko bikwiye ibintu n’ibikoresho bito bitandukanye.

    Umwaka wa 2: Abana bazaba bashobora gufata mu buryo bukwiye ibikoresho byifashishwa mu kwandika.

    Umwaka wa 3: Abana bazaba bashobora gukora ibintu binyuranye bafata ibikoresho uko bikwiye bahuza ijisho n’imiyego y’intoki n’ikiganza kandi bagaragaza ko bifitiye icyizere.

    2.1.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    Zimwe mu ngingo nsanganyamasomo mwarimu azinjiza muri uyu mutwe ni izi zikurikira:

    Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Gusaranganya neza ibikoresho ni kimwe mu bizatuma abana bashobora  kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi mu kwigisha indirimbo, imivugo n’imikino, abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba bakina, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikinisho yagenewe. Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza.

    • Kwita ku bidukikije: Abana babwirwa ko bagomba gukinira ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye.

    • Umuco w’ubuziranenge: Abana batozwa gukaraba amazi meza n’isabune nyuma y’imikino itanduakanye mbere yo kwinjira mu kindi gikorwa cyane cyane iyo bagiye gufungura.

    2.1.3. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Amasomo ateganyijwe muri iyi nyigisho yose aruzuzanya kandi ubushobozi umwana agize mu isomo rimwe ni nabwo bumuha gukora igikorwa gikurikiyeho. Imiyego y’ingingo nto yiyubaka mu buryo butatu bwifashisha ibikorwa umwana akora ari mu ishuri, hanze yaryo ndetse no mu rugo.

    2.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Kugira ngo amasomo azigishwa muri uyu mutwe azumvikane neza, umurezi azifashisha ibikorwa bikurikira:

    a. Ibikorwa byo mu ishuri igihe biga

    • Gukoresha ikaramu: Gukora imisharabiko, gusiga amabara, gushushanya, kwandika no kubumba.

    • Gukata ibintu bitandukanye akoresheje imakasi.

    b. Ibikorwa byo gukina:

    • Gukina imikino yo kubaka bakoresheje, ibiti, amatafari, ibikinisho bitandukanye…

    • Gukina imikino yo kwigana, kwambara, kwigana imyuga n’ibindi…..

    c. Ibikorwa byo kwiyitaho mu buzima bwe bwa buri munsi

    Kwambara: gushyiramo cyangwa gukuramo inkweto, imishumi, ipantalo, ikanzu, gufunga indumane, imashini cyangwa ibipesu….

    Kurya: kurisha ikiyiko, gupfundura isorori, gufata igikombe kirimu igikoma cyangwa amazi, gutoragura ibiryo bya guye hasi cyanga kumeza no kubijugunya mu mwanya wabugenewe….

    Gukora isuku: gufata uburoso, koza amenyo, gusokoza, gukoresha impapuro z’isuku ku musarani, kwimwira …

    Amashusho yo gukuza imiyego y’ingingo nto agaragara mu gitabo cy’umunyeshuri cy’ ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. 

    REB,2019 impapuro 14,15, 16,17,18,19,20,21.

    2.1.5. Guhuza iyi nyigisho n’ibindi byigwa mu bikorwa by’umunsi

    Gukuza imiyego y’ingingo nto byigishirizwa mu bindi byigwa byose by’umunsi, aho umwana ahabwa umwanya wo gukoresha ingingo z’umubiri we. Muri buri kigwa cyangwa igikorwa cy’umunsi, umurezi azafasha umwana gukuza imiyego y’ingingo nto mu gihe akora ibikorwa/ imyitozo igaragara mu mbonerahamwe yagaragajwe hejuru 2.3.

    2.1.6. Isuzuma risoza uyu umutwe

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa umwaka wose, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko umwaka urangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje; Ni byiza cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni…) bitari imibare . Nyuma y’igihe kigereranyije (ibyumweru 4 cyangwa se 5) umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo.


    INYIGISHO YA 3 :  ISUKU

    3.0. Intangiriro

    Isuku ni imwe muri serivise z’ingenzi zihabwa umwana wiga mu ishuri ry’inshuke mu buryo bwo kumubungabungira ubuzima. Mu bipimo ngenderwaho by’ibanze ku mashuri y’ishuke mu Rwanda, isuku ni ikintu k’ingenzi kigomba kwitabwaho na buri wese.

    1. Ku ishuri hagomba kuba umukozi ushinzwe isuku,

    2. Ku ishuri abana bagomba kuba bafite isuku,

    3. Ku ishuri hagomba kuba amazi meza,

    4. Ku ishuri hagomba kuba ibikoresho by’isuku byose kandi bihagije,

    5. Ku ishuri hagomba kuba ahashyirwa imyanda itandukanye,

    6. N’ibindi….

    Ari ibirondowe hejuru ari n’ibatavuzweho byose bigamije gufasha umwana kugira ubuzima bwiza. Muri iyi nyigisho, hateganyijwe ibikorwa byinshi bizafasha umwana kwiyitaho yigirira isuku ubwe. Umurezi akwiye mbere na mbere kubera abana urugero mu bikorwa by’isuku. Nk’uko bisanzwe no mu bindi byigwa, ubushobozi bwo kwikorera isuku bugendana n’igihe umwana agezemo, ni yo mpamvu integanyanyigisho igaragaza ibikorwa umwana wiga mu mwaka wa mbere azakora, ibyo uwo mu mwaka wa kabiri azakora n’ibizakorwa n’uwo mu wa gatatu.

    Gusa ibi ntibivanaho inshingano z’umurezi zo gufasha umwana ufite ibibazo byihariye. Hari abana baba bafite ubumuga, hari kandi n’abana bagaragaza izindi mbogamizi mu myigire. Abo bose rero umurezi abategurira ibikorwa byihariye

    Imbonerahamwe ikurikira irerekana uruhererekane rw’imitwe n’amasomo bigize inyigisho ya gatatu.

    good

    21

    3.1. Kugira umuco w’isuku (Umwaka wa mbere)

    3.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora kugaragaza uruhare rwabo mu isuku babifashijwemo n’abarezi hamwe n’abandi bose babitaho.

    3.1.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    Zimwe mu ngingo nsanganyamasomo umurezi azinjiza muri uyu mutwe ni izi zikurikira:

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Isaranganya ry’ibikoresho ni kimwe mu bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho. Abana bazatozwa kandi umuco wo gufatanya mu bikorwa by’isuku n’ibindi badasigana.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi mu kwigisha indirimbo, imivugo n’imikino, ibikorwa by’isuku, abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba bakina, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikinisho yagenewe. Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera

    kubona no kumva neza.

    • Kwita ku bidukikije: Abana babwirwa ko bagomba gukinira ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye kandi bajugunya

    umwanda mu mwanya wabugenewe.

    • Umuco w’ubuziranenge: Abana batozwa gukaraba amazi meza n’isabune nyuma y’imikino itanduakanye mbere yo kwinjira mu kindi gikorwa cyane iyo bagiye gufungura.

    3.1.3. Inama ku myigishirize y’amsomo:

    Isomo rya 1: Gukaraba intoki

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe amazi, isabune, ibase n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gukaraba, umwana araba ashobora gukaraba intoki neza.

    b. Imfashanyigisho: Amazi, isabune, ibase n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gukaraba.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB,2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 28

    REB,2015: Integanyanyigiaho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    MINEDUC 2018: Ibipimo ngenderwaho by’ibanze ku mashuri y’inshuke mu Rwanda.Kigali.

    d. Umuteguro w’isomo

    good

    Isomo rya 2: Gukaraba mu maso no kwiyuhagira umubiri wose

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe amashusho abana bazaba bashobora kuvuga uburyo n’ibikoresho bikenerwa mu gihe cyo gukaraba mu maso no kwiyuhagira umubiri wose.

    b. Imfashanyigisho: Ibase, amazi, isabune, igitambaro cy’amazi (essui main), amashusho y’ibikoresho by’isuku.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 22.

    REB, 2015: Integanyanyigiaho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Kuririmba indirimbo ishimangira akamaro k’isuku.

    • Kuganira n’abana uko bakoresha ibikoresho byo koga no kwiyuhagira.

    • Kugaragaza (umurezi n’abana) mu bimenyetso uko boga mu maso n’uburyo biyuhagira umubiri wose.

    • Gukina agakino ko kugaragaza ibikoresho byo koga no kwiyuhagira.

    Isomo rya 3: Gusokoza

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu mikino itandukanye, umwana azaba ashobora

    gusokoza no kugaragaza akamaro ko gusokoza n’ibikoresho bikoreshwa.

    b. Imfashanyigisho: Ibisokozo, amashusho, udukino

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gutegura ibisokozo byinshi by’amoko atandukanye.

    • Gutegura amashusho ariho abana batandukanye bamwe basokoje, abandi badasokoje n’abadafite imisatsi.

    • Gushyira abana mumatsinda kugira ngo bakine imikino yo guhuza amashusho n’ibikoresho.

    • Kuzenguruka mu matsinda ubaza utubazo dufasha umwana kugaragaza  impamvu yo gusokoza.

    Urugero:

    • Muri aya mashusho ni irihe rigaragaza umwana utasokoje?

    • Yakoresha ikihe gisokozo muri ibi dufite?

    • Ari uyu mwana(wasokoje), ari n’uyu (utasokoje) ufite isuku ni uwuhe?

    • Nyuma y’uyu mukino uhereza abana mu nguni yigana basokoze ibipupe.

    • Gusoza uganiriza abana ku mikino bakinnye bagaragaza akamaro ko gusokoza n’ibikoresho byifashishwa.

    Isomo rya 4: Koza amenyo

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu isuku y’amenyo, umwana azaba ashobora koza amenyo ye neza.

    b. Imfashanyigisho: Amazi meza, uburoso, igikombe, umuti w’amenyo, amashusho.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 22

    REB, 2015: Integanyanyigiaho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gusaba abana kwizanira uburoso bw’amenyo.

    • Gutegura ibindi bikoresho byavuzwe hejuru bingana n’umubare w’abana.

    • Kuririmbira cyangwa kumvisha abana indirimbo “Amenyo yange yera nk’ay’inyange”

    • Guha abana umwanya wo kuririmba

    • Kubaza abana ibibazo bijyanye n’ibiri mu ndirimbo bifitanye isano no koza amenyo no kunoza ibisubizo byabo.

    Urugero: mu ndirimbo bavuga ko umuntu yoza amenyo ryari?

    Igisubizo: Mu gitondo umuntu abyutse. Buri joro umuntu agiye kuryama. Buri

    gihe nyuma yo kurya.

    • Kwereka abana amashusho y’abantu barimo koza amenyo.

    • Kuganira n’abana ibyo bagomba kwirinda mu gihe cyo koza amenyo

    Urugero:

    • Ni bibi gukeresha uburoso bw’undi muntu.

    Ni bibi gukoresha amazi mabi mu gihe woza amenyo

    • Ni bibi kumira amazi igihe urimo koza amenyo.

    • Kuganira n’abana intambwe z’ibikorwa mu gihe cyo koza amenyo (gushyira amazi mu gikombe,gushyira umuti w’amenyo ku buroso,gukoza uburoso mu mazi meza, koza amenyo mu mpande zose z’akanwa, kunyuguza amenyo n’amazi meza ukayicira, koza uburoso no kububika neza).

    • Kujyana n’abana hanze aho umurezi yateguriye gukorera igikorwa cyo koza amenyo.

    • Gufatanya n’abana koza amenyo no kubaha ubufasha aho bukenewe.

    • Gusomera abana inkuru zijyanye no koza amenyo.


    Urugero: Ingendo z’uburoso

    • Kubaza abana ibibazo ku nkuru bigamije kubafasha gufata umugambi wo kugira umuco wo koza amenyo.

    Isomo rya 5: Kwambara imyenda imeshe

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu biganiro n’ibikorwa binyuranye, umwana azagaragaza indangagaciro zo kwambara imyenda imeshe igihe cyose

    b. Imfashanyigisho: Amashusho y’imyenda imeshe n’itameshe, inkuru y’umwana wambaye imyenda imeshe n’uwambaye imyenda itameshe.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.Urupapuro rwa 23

    REB, 2015: Integanyanyigiaho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Kwereka abana amashusho y’abana bambaye imyenda imeshe n’abandi imyenda yanduye.

    • Gusomera abana udukuru tujyanye n’ibyiza byo kwambara imyenda imeshe n’ingaruka zo kwambara 

    imyenda yanduye.

    • Kubaza abana ibibazo ku nkuru basomewe.

    • Guha abana umukoro wo gusaba ababyeyi kumesa imyenda y’abana.

    • Kureba abana baje ku ishuri bambaye imyenda imeshe.

    • Gutumiza ababyeyi bafite abana baje ku ishuri bambaye imyenda yanduye.

    • Gushimira abana bahora bambaye imyenda isa neza.

    Isomo rya 6: Kwimyira akoresheje agatambaro kameshe

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu mukino wo kwimyira, abana baraba bashobora kugaragaza uko bakwimyira bakoresheje agatambaro gafite isuku.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho y’abana bari kwimwira, udutambaro dufite isuku.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 23

    REB, 2015: Integanyanyigiaho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Kwereka abana amashusho y’abana barimo kwimyira

    • Kuganira n’abana ibyo babona ku mashusho.

    • Guha abana ibitambaro bifite isuku.

    • Kubwira abana ko bagiye kwigana uko bimyira.

    • Kwereka abana intambwe zo kwimyira

    • Gufata mu biganza byombi igitambaro gisa neza

    • Kurambura igitambaro

    • Gushyira ku mazuru ufatishije ibiganza byombi

    • Kwimyira ugahanagura amazuru yombi ubumba igitambaro; Ukakizinga neza ukakibika ahantu heza (mu mufuka w’umwenda wambaye cya mu gikapu cyawe).

    • Gufatanya n’abana gukurikiza izi ntambwe mu buryo bw’umukino.

    • Guha abana umwanya wo kwigana uko bimwira bonyine no gufasha abafite ikibazo.

    • Umurezi yibutsa abana ko iyo umwanda umucitse ukajya kuntoki yihutira gukaraba intoki.

    Isomo rya 7: Kwambara inkweto zihanaguye cyangwa zogejwe

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu biganiro n’ibikorwa binyuranye, umwana azagaragaza indangagaciro zo kwambara inkweto zihanaguye cyangwa zogejwe igihe cyose

    b. Imfashanyigisho: Amashusho y’ inkweto zihanaguye cyangwa zogejwe n’izanduye, inkuru y’umwana wambaye inkweto zihanaguye cyangwa zogejwe n’uwambaye zanduye.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 16

    REB, 2015: Integanyanyigiaho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    Iri somo rya 7 ryo kwambara inkweto zihanaguye cyangwa zogejwe rizigishwa nk’Isomo rya 5 ryo kwambara imyenda imeshe nk’uko ryateguwe hejuru.

    3.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Mu kwigisha uyu mutwe, ni byiza gukoresha indirimbo cyangwa imikino itanga ubutumwa ku isuku. Dore zimwe mu ngero z’indirimbo zakoreshwa.

    Akaririmbo

    good

    Akaririmbo gashimangira akamaro k’isuku

    Umwanda wose urica bana mubimenye

    Utera indwara nyinshi ku mubiri wose

    Murage mukunda gukaraba hose

    Murage mukunda no kwiyuhagira. Maze rero muzabe bazima.

    Urutonde rw’ibikorwa umuntu akora mu kwiyuhagira umubiri wose

    • Kwiyambura imyenda

    • Gukaraba intoki

    • Gukaraba mu mutwe no mu maso.

    • Gukaraba umubiri wose.

    • Kwihanagura

    • Kwisiga amavuta

    • Kwambara imyenda imeshe.

    Agakino ko koga no kwiyuhagira

    Simoni aravuze ngo” Fata ibase” abana bakayifata.

    Simoni aravuze ngo” iyuhagire” bagakora ibimenyetso byo kwiyuhagira

    Simoni aravuze ngo” ihanagure” bagafata igitambaro cy’amazi bakigana  kwihanagura.

    Umurezi ashobora kuvuga n’ibindi bikorwa.

    Indirimbo: Amenyo yange yera nk’inyange

    Amenyo yange yera nk’inyange, amenyo yange arera de! Inyikirizo

    1. Buri gitondo mbyuka kare ngahita noza amenyo yange. Inyikirizo

    2. Buri joro iyo ngiye kuryama ndabanza nkoza amenyo yange. Inyikirizo

    3.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Uyu mutwe wo kugira umuco w’isuku wisanisha n’ibikorwa bya buri munsi umwana akorera ku ishuri. Mu ntangiriro y’ibikorwa by’umunsi, umurezi agenzura isuku y’abana. Areba abaje bambaye imyenda isukuye n’iyanduye, areba abana batakarabye, batasokoje, batogoshe n’ibindi byinshi bijyanye n’isuku.

    Mu bikorwa by’umunsi umwana atozwa gukaraba cyane cyane nyuma y’imikino, mbere yo kurya na nyuma yo kuva mu bwiherero. N’ubwo hari amasomo yihariye y’uburyo bwo kwikorera isuku nko kwimyira ntibyabuza umurezi gufasha umwana kwimyira igihe arwaye ibicurane ngo ni uko ari kwiga ikindi kigwa. Bimwe mu yigwa bigaragaza isano itaziguye uyu mutwe ufitanye na byo twavuga nko:

    Ubumenyi bw’ibidukije

    • Aho biga isuku y’imyambaro

    • Aho biga isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa

    • Gukoresha amazi meza.

    Imibare

    • Aho biga bagaragaza igihe cyo gukora isuku muri gahunda z’umunsi

    • Aho bakora umwitozo wo gushyira hamwe ibisa

    Indimi

    • Aho batega amatwi, bumva, bakavuga inkuru zijyanye n’isuku.

    Ubugeni n’umuco

    • Aho baririmba indirimbo zitandukanye zivuga ku muco w’isuku.

    3.1.6. Isuzuma risoza umutwe wa mbere

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa umwaka wose, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko umwaka urangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje;

    Ni byiza cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni,…) bitari imibare. Nyuma y’igihe kigereranyije (hagati y’ibyumweru 4 na 5) umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo.

    3.2. Kwitoza isuku (Umwaka wa kabiri)

    3.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora kwisukura ubwabo, kugira uruhare mu isuku yo ku ishuri no mu rugo no gusaba ubufasha igihe babukeneye.

    3.2.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    Zimwe mu ngingo nsanganyamasomo umurezi azinjiza muri uyu mutwe ni izi zikurikira:

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Isaranganya ry’ibikoresho ni kimwe mu bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho.

    • Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa gusukura aho baba, gukaraba intoki buri gihe cyane cyane mbere yo kurya; gusukura ibikoresho byo ku meza no kubibika neza, kwambara imyenda imeshe no gufata neza ibikoresho by’ishuri.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi mu kwigisha indirimbo, imivugo n’imikino, ibikorwa by’isuku, abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba bakina, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikinisho yagenewe. Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza.

    • Kwita ku bidukikije: Abana babwirwa ko bagomba gukinira ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye kandi bajugunya umwanda mu mwanya wabugenewe

    • Uburere mbonezamyororokere

    Muri uyu mutwe abana bazigishwa uko bakora isuku y’imyanya ndangagitsina bityo umurezi abonereho no kubigisha uburyo bwo kwirinda ikintu cyose cyatuma bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    3.2.3. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Isomo rya 1: Isuku y’umubiri: Intoki, amazuru, amenyo, imyanya ndangagitsina.

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe amazi, isabune, ibase n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gukaraba, umwana araba ashobora gukora neza isuku ya bimwe mu bice by’umubiri we.

    b. Imfashanyigisho: Amazi, isabune, ibase, udutambaro two kwimyira.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigiaho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize y’amasomo yo gukora isuku y’intoki, amazuru n’amenyo byakorwa nk’uko byateguwe mu mutwe wo kugira umuco w’isuku mu mwaka wa mbere mu Isomo rya 1,2, 4 na 6. Gusa umurezi ategura ibikorwa

    bijyanye n’ubushobozi umwana agezeho kuko umwana wo mu mwaka wa mbere atandukanye n’uwo mu mwaka wa kabiri.

    Urugero mu isomo ryo koza amenyo umurezi ashobora kubaza abana impamvu bibujijwe gukoresha uburoso bw’undi muntu.

    Bimwe mu bikorwa by’imyigire n’imyigishirize mu gutoza umwana kugira isuku y’imyanya ndangagitsina:

    • Kubwira abana ko bagomba kwiyuhagira umubiri wose no ku myanya ndangagitsina.

    • Gusaba abana kwambara amakariso ameshe buri gihe ,bakamenya ko umuntu agomba kugira imyambaro y’imbere myishi kandi ntawe uyambarana n’undi.

    • Gutoza abana b’abahungu kwirinda kwambara ikabutura yo nyine kugira ngo imashini itabakometsa ku myanya ndangagitsina

    • Gusaba abana kwirinda kwambara ubusa kugira ngo mu myanya ndangagitsina hatajyamo umwanda cyangwa udusimba twatera indwara zitandukanye.

    • Kubwira abana ko imyanya ndangagitsina ari umwanya w’ibanga umuntu atagomba gukinisha uko abonye.

    • Gushishikariza abana gutanga amakuru ku bantu bashobora kubahohotera.

    Isomo rya 2: Gukoresha neza umusarani

    a. Intego y’isomo: Mu gihe umwana ari ku ishuri azagaragaza ko azi kwituma neza mu musarani no gusaba ubufasha igihe asanze hari ikimubangamiye mu gukoresha neza umusarani.

    b. Imfashanyigisho: Impapuro z’isuku, isabune n’amazi, kandagira ukarabe.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB,2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB,2015: Integanyanyigiaho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    d. Umuteguro w’isomo

    good

    good

    good

    good

    Isomo rya 3: Isuku yo ku ishuri no mu rugo: Gutoragura ibipapuro, guhanagura ameza, n’ibindi

    a. Intego y’isomo: Mu gihe abana bakora ibikorwa byabo bya buri munsi ku ishuri, abana bazagaragaza ko bashobora gukora isuku batoragura ibipapuro, bahanagura ameza n’ibindi bikorwa byimakaza umuco w’isuku ku ishuri.

    b. Imfashanyigisho: Imikino.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB,2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 26, 27.

    REB,2015: Integanyanyigiaho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gutemberana n’abana mu ishuri no mu kigo

    • Kwitegereza umwanya wa buri kintu kiba ku ishuri.

    • Kuganira kubintu bitera umwanda ku ishuri nk’ibipapuro

    • Kugaragaza ibintu bikunze kujyaho ivumbi.

    • Kwemeranya ahagomba kujugunywa ibipapuro.

    • Gufatanya n’abana guhanagura ameza n’ibindi bikoresho byo ku ishuri.

    • Gutoza abana gusukura aho bamaze kunywera igikoma cyangwa icyayi.

    • Gusubiza ibikoresho byifashishwa mu nguni z’ibikorwa mu mwanya wa byo.

    • Kugenzura uko umwana yita ku isuku y’aho akinira haba mu ishuri cyangwa se hanze ya ryo.

    3.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Mugihe umurezi yita ku isuku y’imyanya ndangagitsina, agomba kugenzura buri munsi mu ibanga niba abana baza bambaye imyenda y’imbere imeshe. Umurezi kandi afata umwanya wo kumva ibibazo by’abana aho bikwiye agafatanya n’ababyeyi. Ni ngombwa cyane kwihutira gutanga amakuru mugihe habonetse amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe umwana. Umurezi agomba gutanga inama zitandukanye zijyanye n’imyitwarire iboneye mu bwiherero.

    Ingero:

    • kubuza abana kurira mu bwiherero

    • kubuza abana kuganirira mu bwiherero

    Umuvugo: ISUKU HOSE

    Tugire isuku hose

    Tugire isuku mu rugo iwacu

    Tugire isuku mu mashuri yacu,

    Tugire isuku mu bwiherero.

    Ubwiherero tubukoreshe neza,

    Twirinde kwituma ku ruhande,

    Yemwe nituvamo dukarabe intoki;

    Dukumire indwara ziterwa n’umwanda.

    3.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Uyu mutwe wo kwitoza isuku wisanisha n’ibikorwa bya buri munsi umwana akorera ku ishuri. Mu ntangiriro y’ibikorwa by’umunsi, umurezi agenzura isuku y’abana. Areba abaje bambaye imyenda isukuye n’iyanduye, areba abana batakarabye,

    batasokoje, batogoshe n’ibindi byinshi bijyanye n’isuku; Uretse isuku y’umwana ubwe bwite, umurezi kandi atoza abana gukora ibikorwa by’isuku mu ishuri/ikigo bigamo nko gutoragura ibipapuro, guhanagura amenza n’ibindi.

    Mu bikorwa by’umunsi umwana atozwa gukaraba cyane cyane nyuma y’imikino, mbere yo kurya na nyuma yo kuva mu bwiherero. N’ubwo hari amasomo yihariye y’uburyo bwo kwikorera isuku nko kwimyira ntibyabuza umurezi gufasha umwanakwimyira igihe arwaye ibicurane ngo ni uko ari kwiga ikindi kigwa.

    Ubumenyi bw’ibidukije

    • Aho biga isuku y’imyambaro

    • Aho biga isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa

    • Gukoresha amazi meza.

    • Gukora isuku y’ishuri ryabo ndetse n’iwabo mu rugo.

    Imibare

    • Aho biga igihe bagaragaza igihe cyo gukora isuku muri gahunda z’umunsi

    • Aho bakora umwitozo wo gushyira hamwe ibisa

    Indimi

    • Aho batega amatwi, bumva, bakavuga inkuru zijyane n’isuku.

    Ubugeni n’umuco

    • Aho baririmba indirimbo zitandukanye zivuga ku muco w’isuku.

    3.2.6. Isuzuma risoza uyu umutwe.

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa umwaka wose, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko umwaka urangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje; Ni byiza  cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni,…) bitari imibare . Nyuma y’igihe kigereranyije (ibyumweru 4 cyangwa se 5) umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo.

    3.3. Imyitwarire y’ibanze y’isuku (Umwaka wa gatatu)

    3.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora kwigirira isuku y’ibanze mu buzima bwabo bwa burimunsi.

    3.3.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    Zimwe mu ngingo nsanganyamasomo umurezi azinjiza muri uyu mutwe ni izi zikurikira:

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Isaranganya ry’ibikoresho ni kimwe mu bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho.

    • Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa gusukura aho baba, gukaraba intoki buri gihe cyane cyane mbere yo kurya; gusukura ibikoresho byo ku meza no kubibika neza, kwambara imyenda imeshe no gufata neza ibikoresho by’ishuri.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi mu kwigisha indirimbo, imivugo n’imikino, ibikorwa by’isuku, abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana

    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba bakina, bakora isuku, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikoresho yahawe. Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza amabwiriza.

    • Kwita ku bidukikije: Abana babwirwa ko bagomba gukinira ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye kandi bajugunya umwanda mu mwanya wabugenewe.

    3.3.3. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Isomo rya 1: Gukoresha ubwiherero

    a. Intego y’isomo: Mu gihe umwana ari ku ishuri azagaragaza ko azi kwituma neza mu musarani no gusaba ubufasha igihe asanze hari ikimubangamiye mu gukoresha neza umusarani.

    b. Imfashanyigisho: Amazi, isabune, ibase, impapuro z’isuku.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB,2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB,2015: Integanyanyigiaho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali.

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Kwibukiranya uko bakoresha ubwiherero nk’uko byizwe mu mwaka wa kabiri mu mutwe wa gatatu wo kwitoza isuku.

    • Gushishikariza abana kugenzura uko isuku ihagaze ku bwiherero.

    • Gufasha umwana kuburyo bw’umwihariko niba agaragaza ubushobozi buke bwo gukoresha neza ubwiherero.

    Isomo rya 2: Gukaraba intoki

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe amazi, isabune, ibase n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gukaraba, umwana araba ashobora gukaraba neza intoki ze mbere yo kurya, nyuma yo kurya, nyuma yo gukina na nyuma yo kuva mubwiherero.

    b. Imfashanyigisho: Amazi, isabune, ibase, impapuro z’isuku.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB,2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 28

    REB,2015: Integanyanyigiaho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    Iri somo ryo gukaraba intoki ryizwe kuva mu mwaka wa mbere, muri uyu mwaka wa gatatu umurezi azafasha abana guhora bakaraba intoki nyuma ya buri gikorwa nk’uko babyize. Umurezi rero agomba gukurikirana buri mwana kugira ngo bibeumuco. Iyo umwana adakarabye nyuma y’igikorwa cyangwa igihe cyabugenewe umurezi asubirishamo.

    Isomo rya 3: Isuku y’umubiri, iy’imyambaro, iy’ibikoresho n’iy’ahantu

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe amazi, isabune, ibase n’ibindi bikoresho byifashishwa mu isuku, umwana araba ashobora gukora neza isuku y’umubiri iy’imyambaro, iy’ibikoresho n’iy’ahantu afashijwe n’umuntu mukuru.

    b. Imfashanyigisho: Amazi, isabune, ibase, impapuro z’isuku.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB,2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 23, 24, 25

    REB,2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6. Kigali.

    REB, 2016: Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Iri somo ry’isuku y’umubiri, iy’imyambaro, iy’ibikoresho n’iy’ahantu ryarizwe mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri. Cyakora umwana wo mu mwaka wa gatatu ahabwa ibikorwa bituma agaragaza ubushobozi mu bikorwa by’isuku. Bimwe mu bikorwa umurezi ashobora guha uyu mwana ni nko:

    • Kumesa udutambaro bahanaguje ku meza

    • Kwandurura bamaze kunywa igikoma

    • Guhanagura ku meza

    • Gutoragura imyanda yoroheje mu kigo

    3.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Umurezi agomba gutoza abana kwikorera isuku. Gusa ibikorwa by’isuku umwa akoze ntibikuraho imirimo umukozi ushinzwe isuku agomba gukora.

    Urugero:

    kuba abana bitoza koza ibikombe banywereyemo, guhanagura ameza bakamesa udutambaro bakoresheje.

    Umurezi agomba kugirana ibiganiro n’ababyeyi, akabibutsa ko umwana atozwa isuku akiri muto. Bityo rero umwana wo muri iki kigero ashobora kwikorera isuku ubwe nko:

    • Koga amaguru

    • Gukaraba intoki

    • Kumesa utwenda twe tw’imbere

    • Kwandurura ku meza no kuhahanagura…

    3.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    3.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Uyu mutwe wo kwitoza isuku wisanisha n’ibikorwa bya buri munsi umwana akorera ku ishuri. Mu ntangiriro y’ibikorwa by’umunsi, umurezi agenzura isuku y’abana.

    Areba abaje bambaye imyenda isukuye n’iyanduye, areba abana batakarabye, batasokoje, batogoshe n’ibindi byinshi bijyanye n’isuku; Uretse isuku y’umwana ubwe bwite, umurezi kandi atoza abana gukora ibikorwa by’isuku mu ishuri/ikigo bigamo nko gutoragura ibipapuro, guhanagura amenza n’ibindi. Mu bikorwa by’umunsi umwana atozwa gukaraba cyane cyane nyuma y’imikino, mbere yo kurya na nyuma yo kuva mu bwiherero. Bimwe mu byigwa bigaragaza isano itaziguye uyu mutwe ufitanye na byo twavuga nko:

    Ubumenyi bw’ibidukikije

    • Aho biga isuku y’imyambaro

    • Aho biga isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa

    • Gukoresha amazi meza.

    • Gukora isuku y’ishuri ryabo ndetse n’iwabo mu rugo.

    Imibare

    • Aho biga mu igihe bagaragaza igihe cyo gukora isuku muri gahunda z’umunsi

    Indimi

    • Aho batega amatwi, bumva, bakavuga inkuru zijyane n’isuku.

    Ubugeni n’umuco

    • Gusiga amabara, gutera irange, gukata, komeza no kubumba.

    • Aho baririmba indirimbo zitandukanye zivuga ku muco w’isuku.

    3.3.6. Isuzuma risoza uyu umutwe

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa umwaka wose, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko umwaka urangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje; Ni byiza

    cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni…) bitari imibare. Nyuma y’igihe kigereranyije (ibyumweru 4 cyangwa se 5) umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo


    INYIGISHO YA 4 : UBUZIMA BWIZA / IMIRIRE MYIZA

    4.0. Intangiriro

    Iyi nyigisho y’ubuzima bwiza n’imirire myiza izafasha abana kugira uruhare mu bikorwa bibungabunga ubuzima bwabo basobanura uko biyumva mu mubiri. Izabafasha kandi gusobanukirwa ibintu bishobora kubateza impanuka no kubyirinda.

    Iyi nyigisho izafasha abana gusobanukirwa akamaro k’indyo yuzuye n’ingaruka zo kurya ibiryo n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

    Imbonerahamwe ikurikira irerekana uruhererekane rw’imitwe n’amasomo bigize inyigisho ya kane.

    good

    4.1. Ibikorwa bibungabunga ubuzima (Umwaka wa mbere)

    4.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora gusobanura uko biyumva mu mubiri wabo bavuga ibyo bakeneye n’ibibabangamiye birebana n’imirire n’ibindi bigamije ubuzima bwiza; kwitwararika baharanira kugira uruhare mu bikorwa bibungabunga ubuzima bwiza.

    4.1.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    Zimwe mu ngingo nsanganyamasomo mwarimu azinjiza muri uyu mutwe ni izi zikurikira:

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Gusaranganya ibikoresho bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho.

    • Umuco w’ubuziranenge: Gutoza abana kwirinda gukinisha ibikoresho by’ikoranabuhanga bitagikoreshwa nk’amabuye ya radiyo, telefoni zishaje, ibikoresho bikomeretsa, n’ibindi.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza.

    • Kwita ku bidukikije: Abana batozwa kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye imyanda bakayijugunya ahabugenwe.


    4.1.3. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Isomo rya 1: Kuvuga ibyo akeneye

    a. Intego y’isomo: Hifashishijwe agakino abana bazaba bashobora kugaragaza no gusaba ibyo bakeneye mu kinyabupfura.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho agaragaza abantu bashonje, basaba amazi yo kunywa, bananiwe, barimo gusinzira, igishushanyo cy’umugezi, amazi.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 29,30,31

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Umuteguro w’isomo

    good

    good

    good

    Isomo rya 2: Kwirinda ibintu bishobora guteza impanuka: Umuriro, ibyuma, amashanyarazi n’ imyobo

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga no kwirinda ibintu byabateza impanuka.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho agaragaza ibintu byateza impanuka: Amashanyarazi, imbabura yaka iriho inkono, igishushanyo cy’imyobo, igishushanyo cy’amazi y’uruzi n’imigezi.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 62,63.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gutangiza indirimbo yinjiza abana mu gikorwa cyangwa

    • Gukoresha abana isubiramo ry’isomo riheruka muri uwo mutwe.

    • Gushyira abana mu matsinda.

    • Kwereka abana imfashanyigisho y’amashusho agaragaza ibintu byateza impanuka: Amashanyarazi, imbabura yaka iriho, igishushanyo cy’imyobo, igishushanyo cy’amazi y’uruzi n’imigezi.

    • Kubwira abana bakitegereza iyo mfashanyigisho.

    • Kuganiriza abana ku mfashanyigisho hifashishijwe ibibazo.

    • Kubwira abana inkuru irimo ibintu bishobora guteza impanuka

    • Kubabaza ibibazo ku nkuru.

    • Kubwira abana ibishobora gutera impanuka byavuzwe mu nkuru hifashishijwe

    imfashanyigisho (Reba mu gitabo cy’umunyeshuri, Ibonezabuzima ku rupapuro rwa 62, 63, 64).

    • Kuyobora abana mu kuvuga ibishobora gutera impanuka ubasubirishamo inshuro nyinshi.

    • Usoza isomo ubaza abana ibibazo bijyanye n’inkuru bamaze kwiga.

    4.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Indirimbo : Mugezi utemba unsanga

    Mugezi utemba unsanga ngwino inyihere amazi, dore mvuye kwiga none nje mfite inyota.

    Banza umbwire ibyo wize mbone kuguha amazi, ninsanga utabizi ntabwo nkwihera amazi !

    Erega nari ndwaye babyize ntahari nasabye uruhushya rwo kujyakwa muganga.

    Ngaho mbwira ibyo wize mbere y’uko urwara, ninsanga ubizi nkwihera amazi. Twize  inyuguti ya A n’ingombajwa ya B twandika 1 twiga no kuririmba. Uri umunyeshuri mwiza ukwiye guhembwa ngwino nguhe amazi rwose urayakwiye.

    4.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Indimi: Ikinyarwanda

    • Kunoza imvugo bakina udukino twigana bagaragaza ibyo bumvise mu nkuru

    ijyanye n’ibikorwa bibungabunga ubuzima.

    • Kuvuga inkuru n’imivugo no kuririmba.

    • Kuganirira mu matsinda no gusubiza ibibazo babajijwe.

    Ubumenyi bw’ibidukikije

    • Kuvuga ibyo akeneye: Ibiribwa n’ibinyobwa

    Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi

    • Kuvuga uko abana biyumva: Bashonje, bafite inyota bafite ibitotsi, bananiwe,…

    • Gusaranganya ibikoresho bari mu matsinda.

    • Kwishimira ibikorwa bibungabunga ubuzima bwabo.

    • Kugirira impuhwe ababo mu gihe bafite ikibazo.

    Ubugeni n’umuco

    • Kuririmba indirimbo zitandukanye.

    4.1.6. Isuzuma risoza umutwe wa kane

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa umwaka wose, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko umwaka urangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje; Ni byiza cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni,…) bitari imibare . Nyuma y’igihe kigereranyije (ibyumweru 4 cyangwa se 5) umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo

    4.2. Ibiryo n’ibinyobwa bimeze neza (Umwaka wa kabiri)

    4.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibiryo cyangwa ibinyobwa byiza n’ibyangiritse

    4.2.2. Ingingo nsanganyamasomo

    • Umuco w’amahoro: Gusaranganya ibikoresho by’ishuri bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho. Abana bazatozwa umuco wo gusangira no gufasha bagenzi babo badafite ibyo kunywa cyangwa ibyo kurya.

    • Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa kutarya ibiryo no kutanywa ibinyobwa byangiritse basobanurirwa ingaruka zabyo.

    • Kwita ku bidukikije: Mu gihe abana basukura aho bakoreye kandi bajugunya imyanda ahabugenewe.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi abakobwa 

    n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza.

    • Uburere mboneza bukungu: Abana bazatozwa gukoresha neza ibikoresho

    bahabwa ndetse no kudapfusha ubusa ibiryo n’ibinyobwa.

    4.2.3. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Isomo rya 1: Ibiranga ibiryo n’ibinyobwa byiza n’ibyangiritse

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora gutandukanya ibiribwa n’ibinyobwa byiza n’ibyangiritse.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho y’ibiryo n’ibinyobwa biriho isazi n’utundi dukoko bigaragara ko byangiritse, amashusho y’ibiribwa n’ibinyobwa byiza.

    c. Ibitabo byifashishijwe

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 32,33,34.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Umuteguro w’isomo

    good

    good

    good

    Isomo rya 2: Ingaruka zo kurya ibiryo no kunywa ibinyobwa byangiritse

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga ingaruka zo kurya ibiryo no kunywa ibinyobwa byagiritse.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho ariho abana bahuye n’ingaruka zo kurya ibiryo no kunywa ibinyobwa byangiritse: Abaruka n’abahitwa

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB,2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB,2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishize

    • Kwereka abana igishushanyo cy’abana bahuye n’ingaruka zo kurya ibiryo no kunywa ibinyobwa byangiritse.

    • Kwitegereza neza igishushanyo.

    • Kuvuga icyo batekereza kuri icyo gishushanyo.

    • Gutegura inguni ziribukorerwemo umukino wo kugaragaza zimwe mu ngaruka

    ziterwa no kurya ibiryo byangiritse.

    • Gutegura abana bari bukine uwo mukino.

    • Gusaba abo bana kwitoramo ukina agirwaho ingaruka no kurya ibiryo byanduye, uba umurezi n’abandi bari buze kumurega.

    • Gutoza abana mbere yo gukina no kubaha amabwiriza y’umukino

    Umukino: Abana bazaba bakina imikino itandukanye, havemo umwe atoragure umuneke akore nk’aho awuriye, nihashira akanya atangire kuruka, abandi bage kumurega bavuga ko yariye umuneke waboze none akaba yarwaye. Ukina ari umurezi agira inama wa mwana ko kurya ibiryo byangiritse atari byiza kuko bitera indwara.

    • Gukurikira uko abana bakina no kubafasha aho biri ngombwa.

    • Guha abana ikiganiro kijyanye n’ingaruka zo kurya ibiryo no kunywa ibinyobwa byangiritse.

    • Gusubirishamo abana izo ngaruka.

    • Isuzuma rizakorwa umurezi abaza abana, umwumwe ingaruka zo kurya ibiryo no kunywa ibinyobwa byangiritse

    4.2.4. Ibikorwa n’izindi nama kuri uyu mutwe

    Amagambo afite injyana: Iyo tugiye kwiga

    Gutera 1: Iyo tugiye kwiga!

    Kwikiriza: Iyo tugiye kwiga, Tugenda tunyoye icyayi! Imbeho ngo me! (×3) Mwarimu yaduha amasomo tukayatsinda.

    Gutera 2: Iyo tugiye kwiga!

    Kwikiriza: Iyo tugiye kwiga! Tugenda turiye umugati! Inzara ngo me! (×3) Mwarimu yaduha amasomo tukayatsinda. Umureziashobora kongeraho ibindi biribwa cyangwa akanahindura igihe ntibibe gusa iyo tugiye ahubwo na 

    nyuma y’igikorwa iki n’iki.

    Inkuru ya Gasore na Keza.

    Umwana witwa Gasore yakundaga kurya no kunywa ibiribwa byangiritse bityo bikamutera guhora arwaragurika. Inshuti ye Keza yamugiriye inama yo kureka iyo ngeso itari nziza. Gasore yumvise inama agiriwe na Keza areka kurya ibiryo no kunywa ibinyobwa byangiritse maze atangira kugira ubuzima bwiza.

    4.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Indimi: Ikinyarwanda

    • Gutega amatwi no kuvuga ibiryo n’ibinyobwa byiza, n’akamaro kabyo, kuvuga ibiryo n’ibinyobya byangiritse n’ingaruka zabyo.

    • Gusoma amashusho ari ku mfashanyigisho.

    • Gukina mu matsinda imikino yigana ibyo bumvise mu nkuru ijyanye n’ibikorwa bibungabunga ubuzima.

    • Kuvuga inkuru n’imivugo.

    • Kuganirira mu matsinda no gusubiza ibibazo babajijwe.

    Ubumenyi bw’ibidukikije

    • Kuvuga ibiribwa n’ibinyobwa bizima n’ibyangiritse.

    Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi

    • Kuvuga ibiryo bakunda.

    • Gusaranganya ibikoresho bari mu matsinda.

    • Kwishimira kurya ibiryo byiza.

    • Kugaya umuco mubi wo kurya ibiryo byangiritse.

    Ubugeni n’umuco

    • Gusiga amabara, gutera irange, gukata, komeka no kubumba ibiribwa.

    • Kuririmba indirimbo zitandukanye.

    4.2.6. Isuzuma risoza uyu umutwe

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa umwaka wose, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko umwaka urangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje;

    Ni byiza cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni…) bitari imibare.65

    Nyuma y’igihe kigereranyije (ibyumweru 4 cyangwa se 5) umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo.

    4.3.Akamaro ko kurya indyo yuzuye (Umwaka wa gatatu)

    4.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora kuvuga akamaro ko kurya indyo yuzuye.

    4.3.2. Ingingo nsanganyamasomo

    • Umuco w’amahoro: Gusaranganya ibikoresho by’ishuri bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho. Abana bazatozwa umuco wo gusangira no gufasha bagenzi babo badafite ibyo kunywa cyangwa ibyo kurya.

    • Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa kutarya ibiryo no kutanywa ibinyobwa byangiritse basobanurirwa ingaruka zabyo.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza.

    • Uburere mboneza bukungu: Abana bazatozwa gukoresha neza ibikoresho bahabwa ndetse no kudapfusha ubusa ibiryo n’ibinyobwa.

    4.3.3. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Isomo rya 1: Indyo yuzuye ni iki?

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga akamaro ko kurya indyo yuzuye.

    b. Imfashanyigisho: Ibiribwa by’amoko atandukanye, amashusho y’ibiribwa bitandukanye.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Murupapuro rwa 38

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kumyaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Umuteguro w’isomo

    good

    good

    good

    Isomo rya 2: Akamaro ko kurya ibiryo binyuranye

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga akamaro ko kurya ibiryo binyuranye.

    b. Imfashanyigisho: Ibiribwa by’amoko atandukanye, amashusho y’ibiribwa bitandukanye.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gusubirishamo abana umuvugo wizwe uvuga ku biribwa.

    • Gushyira abana mu matsinda.

    • Kwereka abana imfashanyigisho: Ibiribwa bitandukanye, amashusho ariho ibiribwa by’amoko anyuranye.

    • Guha abana umwanya wo kuyitegereza no kuyiganiraho.

    • Kubaza abana ibibazo ku mfashanyigisho.

    • Gusobanurira abana ibijyanye n’imfashanyigisho.

    • Kubwira abana inkuru ivuga ku kamaro ko kurya ibiryo binyuranye.

    • Kubabaza ibibazo ku gakuru.

    • Kubwira abana ubutumwa bw’ingenzi bukubiye mu nkuru hifashishijwe imfashanyigisho.

    • Kuyobora abana mu kuvuga akamaro k’indyo yuzuye.

    Usoza isomo ubaza abana ibibazo bijyanye n’inkuru bamaze kwiga

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gusubirishamo abana umuvugo wizwe uvuga ku biribwa.

    • Gushyira abana mu matsinda.

    • Kwereka abana imfashanyigisho: Ibiribwa bitandukanye, amashusho ariho ibiribwa by’amoko anyuranye.

    • Guha abana umwanya wo kuyitegereza no kuyiganiraho.

    • Kubaza abana ibibazo ku mfashanyigisho.

    • Gusobanurira abana ibijyanye n’imfashanyigisho.

    • Kubwira abana inkuru ivuga ku kamaro ko kurya ibiryo binyuranye.

    • Kubabaza ibibazo ku gakuru.

    • Kubwira abana ubutumwa bw’ingenzi bukubiye mu nkuru hifashishijwe

    imfashanyigisho.

    • Kuyobora abana mu kuvuga akamaro k’indyo yuzuye.

    Usoza isomo ubaza abana ibibazo bijyanye n’inkuru bamaze kwiga.

    Isomo rya 3: Ingaruka zo kurya indyo ituzuye

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga ingaruka zo kurya indyo ituzuye.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho y’abana bagizweho ingaruka zo kurya indyo ituzuye.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

     Gutangiza indirimbo ivuga ku biryo:”Ibiribwa nkunda”.

    • Gushyira abana mu matsinda.

    • Kwereka abana imfashanyigisho.

    • Guha abana umwanya wo kuyitegereza no kuyiganiraho.

    • Kubaza abana ibibazo ku mfashanyigisho.

    • Gusobanurira abana ibijyanye n’imfashanyigisho.

    • Kubwira abana agakuru kavuga ku ngaruka zo kutarya indyo yuzuye.

    • Kubabaza ibibazo ku gakuru.

    • Kubwira abana ubutumwa bw’ingenzi bukubiye mu nkuru hifashishijwe

    imfashanyigisho.

    • Kuyobora abana mu kuvuga ubwo butumwa bw’ingenzi.Usoza isomo ubaza

    abana ibibazo bijyanye n’inkuru bamaze kwiga.

    Isomo rya 4: Isuku y’ibiribwa mbere yo kurya

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga uburyo bakora isuku y’ibiribwa no kwitoza kuyikora.

    b. Imfashanyigisho: Ibiribwa bitandukanye, ibase , indobo, amazi, amashusho agaragaza abantu barimo gusukura y’ibiribwa bitandukanya.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gutangiza indirimbo ivuga ku isuku.

    • Gushyira abana mu matsinda.

    • Kwereka abana imfashanyigisho y’ibiribwa bitandukanye, ibase , indobo, amazi,

    amashusho agaragaza abantu barimo gusukura ibiribwa bitandukanya.

    • Guha abana umwanya wo kuyitegereza no kuyiganiraho.

    • Kubaza abana ibibazo ku mfashanyigisho.

    • Gusobanurira abana ibijyanye n’imfashanyigisho.

    • Kwereka abana uko isuku y’ibiribwa ikorwa babironga hifashishijwe

    imfashanyigisho (Indobo, amazi).

    • Guha abana umwanya nabo bakaronga ibiribwa byateguwe bayobowe n’umurezi.

    • Gusaba buri mwana wese agakora uwo mwitozo.

    • Kubwira abana ubutumwa bw’ingenzi bukubiye mu isomo bamaze kwiga.

    • Kuyobora abana mu kuvuga ubwo butumwa bw’ingenzi.

    • Usoza isomo ubaza abana ibibazo ku isomo bamaze kwiga

    4.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Mu kwigisha umuvugo wateguwe muri iri somo umurezi ashobora guhindura urutonde rw’ibiribwa ashingiye ku biboneka iwabo. Si ngombwa kandi ko umurezi yigisha mu isomo rimwe umuvugo wateguwe ngo awurangize ashobora kuwukomeza ku munsi ukurikiyeho.

    Mu musozo w’isomo cyangwa mu isuzuma ryaryo, umurezi ashobora kandi gusaba abana mu matsinda mato gukina umukino wigana, bakina umukino wo guteka, nyuma bagasobanurira bagenzi babo ibigize ifunguro bateguriye umuryango wabo

    bagaragaza indyo yuzuye.

    Indirimbo: Uku niko ndya ibiryo

    Uku niko (ndya ibiryo) ×2. Uku niko ndya ibiryo

    Mu kinyabupfura.

    Uku niko (nywa amata) x2. Uku niko nywa amata

    Mu kinyabupfura.

    Umuvugo: Nkunda indyo yuzuye

    Turye ibijumba, turye ibishyimbo, imboga n’imbuto.

    Turye ibirayi, turye inyama, imboga n’imbuto.

    Turye umuceri, turye indagara, imboga n’imbuto.

    Twirinde kuvangura ibyo turya,

    Duharanire kurya indyo yuzuye,

    Tugire ubuzima bwiza.

    4.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Indimi: Ikinyarwanda

    • Gutega amatwi no kuvuga akamaro ko kurya ibiryo binyuranye, ingaruka zo kurya indyo ituzuye.

    • Gusoma amashusho ari ku mfashanyigisho.

    • Kuvuga inkuru n’imivugo.

    • Kuganirira mu matsinda no gusubiza ibibazo babajijwe.

    Ubumenyi bw’ibidukikije

    • Kuvuga akamaro k’ibiribwa n’ibinyobwa mu mubiri wacu.

    • Kuvuga akamaro ko kugirira isuku ibiribwa n’ibinyobwa.

    • Kuvuga akamaro mu gukora isuku y’ibiribwa.

    Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi

    • Gusaranganya ibikoresho bari mu matsinda,

    • Kwishimira gufatanya n’umurezi gukora isuku y’ibiribwa.

    • Kugaya umuco mubi wo gutoranya ibyo kurya.

    Ubugeni n’umuco

    • Kuririmba indirimbo zitandukanye.

    4.3.6.Isuzuma risoza uyu umutwe

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa mu kwezi, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko ukwezi kurangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje; Ni byiza cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni…) bitari imibare. Nyuma y’igihe kigereranyije (ibyumweru 1 cyangwa se 2) umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo.

    INYIGISHO YA 5:INDWARA

    5.0. Intangiriro

    Iyi nyigisho “Indwara” izafasha abana gusobanukirwa indwara zikunze kwibasira abana, izandura n’izitandura, ibizitera n’ibimenyetso byazo n’uburyo bagomba kuzirinda.

    Imbonerahamwe ikurikira irerekana uruhererekane rw’imitwe n’amasomo bigize inyigisho ya gatanu.

    good

    5.1. Indwara zikunze kwibasira abana n’izandura (Umwaka wa mbere)

    5.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora kugaragaza imyitwarire yo gutahura indwara zikunze kwibasira abana n’izandura.

    5.1.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    • Umuco w’amahoro: Gusaranganya ibikoresho bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho.

    • Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa kutarya ibiryo no kutanywa ibinyobwa byangiritse basobanurirwa ingaruka zabyo. Bazatozwa kandi kwirinda indwara zandura, birinda kwegerana, gutizanya imyenda; igihe hari urwaye agomba kutegera abandi, kwifuza ndetse akaguma murugo mugihe cyose atarakira.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza.

    5.1.3. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Isomo rya 1: Indwara zikunze kwibasira abana: Malariya, ibicurane, inkorora, guhitwa no kuruka

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga indwara zikunze kwibasira abana.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho ariho abana barwaye indwara zitandukanye (Malariya, ibicurane n’inkorora, guhitwa no kuruka) n’abandi batarwaye.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Ururpapuro rwa 43,44,45

    REB,2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6

    d. Umuteguro w’isomo

    good

    good

    good

    Ikitonderwa: Isomo rya 2 n’irya 3 mu masomo agize uyu mutwe mu mwaka wa mbere azatangwa hakurijwe uburyo bwakoreshejwe mu kwigisha Isomo rya mbere. Cyakora umurezi agomba kugera ku ntego ya buri somo kuburyo bw’umwihariko.

    Isomo rya 2: Indwara zikunze kwibasira abana: Amaso, ubuheri

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu mivugo no mu ndirimbo n’amashusho atandukanye,

    abana bazaba bashobora kuvuga indwara zikunze kwibasira abana. (amaso, ubuheri.)

    b. Imfashanyigisho: Amashusho ariho abana barwaye amaso, ubuheri, indirimbo n’imivugo.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro 46,47,48,48,50, 51,52,52

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize: Iri somo ryigishwa nk’isomo rya mbere ribanziriza iri.

    Isomo rya 3: Indwara zikunze kwibasira abana: Inzoka zo mu nda, ibihushi, bwaki

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu mivugo no mu ndirimbo n’amashusho atandukanye, abana bazaba bashobora kuvuga indwara zikunze kwibasira abana (Inzoka zo mu nda, ibihushi, bwaki.)

    b. Imfashanyigisho: Amashusho ariho abana barwaye Inzoka zo mu nda, ibihushi, bwaki.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    Isomo rya 4: Indwara zandura: Iseru, ibihara, igituntu, amashamba, Sida.

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga indwara zandura.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho ariho abana barwaye indwara zandura.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gutangiza indirimbo ivuga ku ndwara.

    • Gushyira abana mu matsinda.

    • Kwereka abana imfashanyigisho.

    • Guha abana umwanya wo kuyitegereza no kuyiganiraho.

    • Kubaza abana ibibazo ku mfashanyigisho.

    • Gusobanurira abana ibijyanye n’imfashanyigisho.

    • Kubwira abana agakuru kavuga ku ndwara zandura.

    • Kubabaza ibibazo ku gakuru.

    • Kubwira abana ubutumwa bw’ingenzi bukubiye mu nkuru hifashishijwe imfashanyigisho.

    • Kuyobora abana mu kuvuga ubwo butumwa bw’ingenzi.

    • Umurezi asoza isomo abaza abana ibibazo bijyanye n’inkuru bamaze kwiga.

    5.1.4. Ibikorwa n’izindi nama kuri uyu mutwe:

    Indirimbo: Iyo ndwaye

    Iyo ndwaye ibicurane n’iyo ndwaye inkorora,

    Mama anjyana kwa muganga,

    Bakampa umuti.

    Ndyama mu nzitiramibu

    Nirinda malariya.

    Bana mwese nimuze turwanye izo ndwara.

    Inkuru: Umuryango wo kwa Kamali

    Mu muryango wo kwa Kamali bafite abana batatu. Abo bana bakunda kurwara inkorora n’ibicurane, malariya, guhitwa no kuruka. Umujyanama w’ubuzima yarabasuye abagira inama y’uburyo bagomba kuzirinda. Abagize umuryango wa

    Kamali bakurikije izo nama none abana babo ntibakirwaragurika.

    5.1.5. Ihuriro ry’uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Indimi: Ikinyarwanda

    • Gutega amatwi no kuvuga imivugo n’inkuru.

    • Gusoma amashusho ari ku mfashanyigisho.

    • Kuganirira mu matsinda no gusubiza ibibazo babajijwe.

    Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi

    • Gusaranganya ibikoresho bari mu matsinda.

    • Kugaragaza amarangamutima bagirira impuhwe abarwayi.

    • Kugaragaza ko indwara zibateye ubwoba.

    • Ubugeni n’umuco

    • Kuririmba indirimbo zitandukanye.

    • Ubumenyi bw’ibidukikije

    • Kuvuga abagize umuryango uvugwa mu nkuru

    • Imibare

    • Kuvuga umubare w’abana mu nkuru yizwe.

    5.1.6. Isuzuma risoza uyu umutwe

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa mu gihembwe kimwe, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe igihembwe kirangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje;

    Ni byiza cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni…) bitari imibare.

    Nyuma y’igihe kigereranyije (ibyumweru 2 cyangwa se 4) umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo.

    5.2. Ibitera indwara zikunze kwibasira abana n’izandura (Umwaka wa Kabiri)

    5.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora kuvuga ibitera indwara zikunze kwibasira abana n’izandura, no gufata ingamba zirebana no kwirinda kwandura cyangwa gukwirakwiza izo ndwara.

    5.2.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    • Umuco w’amahoro: Gusaranganya ibikoresho bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho.

    • Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa kutarya ibiryo no kutanywa ibinyobwa byangiritse basobanurirwa ingaruka zabyo. Bazatozwa kandi kwirinda indwara zandura, birinda kwegerana, gutizanya imyenda; igihe hari urwaye agomba kutegera abandi, kwifuza ndetse akaguma murugo mugihe cyose atarakira.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza.

    5.2.3. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Isomo rya 1. Ibitera indwara zikunze kwibasira abana: Malariya, ibicurane, inkorora

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga ibitera indwara zikunze kwibasira abana.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho ariho abana barwaye indwara zitandukanye.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB,2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB,2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Umuteguro w’isomo

    good

    good

    good

    Ikitonderwa: Isomo rya 2 n’irya 3 mu masomo agize uyu mutwe mu mwaka wa kabiri azatangwa hakurijwe uburyo bwakoreshejwe mu kwigisha Isomo rya mbere.

    Mu Isomo rya mbere hakoreshejwe umuvugo ariko ntibivuze ko umurezi yakoresha imivugo gusa ashobora gukoresha indirimbo cyangwa inkuru ariko agakoresha uburyo bwo kwigisha bwakoreshejwe mu Isomo rya mbere. Nk’uko buri somo rigira intego zihariye umurezi azayobora ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize agamije kugera kuntego yihariye ya buri somo.

    Isomo rya 2: Ibimenyetso by’indwara zitandukanye

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga ibimenyetso by’indwara zitandukanye.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho ariho abana barwaye indwara zitandukanye.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n'uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    Isomo rya 3: Uburyo bwo kwirinda indwara zikunze kwibasira abana

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga uburyo bwo kwirinda ibitera indwara zikunze kwibasira abana.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho ariho abana barwaye indwara zitandukanye.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    5.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Nyuma yo kwigisha abana umuvugo“ Indwara zibasira abana”, umurezi azifashisha azabaza ibibazo ku muvugo biganisha ku ngamba abana bafata mu kwirinda indwara zikunda kubibazira. Ibisubizo by’ibibazo byabajijwe bizaba biri mu muvugo ariko ashobora no kubaza ibibazo byerekeranye n’izindi ndwara zitari mu muvugo.

    Umuvugo: Indwara zibasira abana

    Indwara zitwibasira turazanze,

    Twiryamire mu nzitiramibu,

    Malariya ntituyishaka,

    Twikingize inkingo zose,

    Inkorora ntituyishaka,

    Twifubike igihe hakonje,

    Umusonga n’ibicurane ntitubishaka.

    5.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Indimi: Ikinyarwanda

    • Gutega amatwi no kuvuga inkuru.

    • Gusoma amashusho ari ku mfashanyigisho.

    • Kuganirira mu matsinda no gusubiza ibibazo babajijwe.

    Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi

    • Gusaranganya ibikoresho bari mu matsinda.

    • Kugaragaza amarangamutima bagirira impuhwe abarwayi.

    • Kugaragaza ko indwara zibateye ubwoba.

    Ubugeni n’umuco

    • Kuririmba indirimbo zitandukanye.

    5.2.6. Isuzuma risoza uyu umutwe

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa mu gihembwe kimwe, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe igihembwe kirangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje; Ni byiza cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni…) bitari imibare. Nyuma y’igihe kigereranyije (ibyumweru 2 cyangwa se 4) umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo

    5.3. Indwara zikunze kwibasira abana (Umwaka wa gatatu)

    5.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora kuvuga indwara zikunze kwibasira abana no kugaragaza

    imyifatire yo kwirinda kuzandura no kuzikwirakwiza.

    5.3.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    • Umuco w’amahoro: Gusaranganya ibikoresho bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi abakobwa n’abahungu

     bagiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza.

    • Umuco w’ubuziranenge: Abana bazatozwa kwirinda indwara bibutswa buri gihe kubahiriza amabwiriza ajyanye 

    no kwirinda indwara ndetse no kuyubahiriza.

    5.3.3. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Isomo rya 1: Indwara zikunze kwibasira abana n’ibimenyetso byazo.

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga ibimenyetso by’indwara zikunze kwibasira abana.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho y’abana bafite bimwe mu bimenyetso biranga indwara z’abana, ay’ivuriro n’umuganga

     urimo kuvura.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Umuteguro w’isomo

    good

    good

    good

    Isomo rya 2: Uburyo bwo kwirinda indwara zikunze kwibasira abana

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora kuvuga icyo bakora ngo birinde indwara zikunze kwibasira abana.

    b. Imfashanyigisho: Amashusho agaragaza abana barwaye bari kwa muganga, ay’ivuriro, ay’ibikoresho bitandukanye byo kwa muganga, ay’ababyeyi barimo gukingiza abana.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. 83

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gutangiza indirimbo ivuga ku ndwara.

    • Gushyira abana mu matsinda.

    • Kwereka abana imfashanyigisho.

    • Guha abana umwanya wo kuyitegereza no kuyiganiraho.

    • Kubaza abana ibibazo ku mfashanyigisho.

    • Gusobanurira abana ibijyanye n’imfashanyigisho.

    • Kubwira abana agakuru kavuga uburyo bwo kwirinda indwara zikunze kwibasira abana.

    • Kubabaza ibibazo ku gakuru.

    • Kubwira abana ubutumwa bw’ingenzi bukubiye mu nkuru hifashishijwe imfashanyigisho.

    • Kuyobora abana mu kuvuga ubwo butumwa bw’ingenzi.

    • Umurezi asoza isomo asaba abana gushushanya inkuru igizwe n’amashusho agaragaza uko bakwirinda indwara zikunze kwibasira abana n’uko bazirinda (Amashusho agaragaza ababyeyi bakingiza abana,amashusho agaragaza ababyeyi barimo gutema ibihuru basiba n’ibinogo birekamo amazi aho imibu yihisha, amashusho y’abana baryamye mu nzitiramibu).

    5.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Isomo rya 1 “Indwara zikunze kwibasira abana: Malariya, ubuheri, ibihushi, inkorora, ibicurane, kuruka, guhitwa, iseru, ibihara, bwaki, amashamba,n’ umusonga” rizigishwa nkuko amasomo yo mu mutwe wa mbere mu mwaka mbere yigishijwe.

    Indirimbo

    Umwanda wose urica,

    Bana mubimenye,

    Utera indwara nyinshi,

    Ku mubiri wose,

    Murajye mukunda kwiyuhagira

    Maze rero muzabe bazima

    Inkuru: Inkuru y’umwana witwa Sibo

    Umwana witwa Sibo yavuye gukina ageze iwabo atangira kuruka, agira umuriro mwinshi kandi atangira no gutitira. Ababyeyi be bahise bamujyana kwa muganga bagezeyo muganga yitegereje Sibo abona atangiye gusesa uduheri ku mubiri.

    Bamusuzumye basanga arwaye malariya inkorora n’iseru. Iruhande rwe hari abana babiri umwe ananutse cyane kandi acuramye umusatsi, undi abyimbye munsi y’amatwi. Abo bana muganga yababwiye ko umwe arwaye amashamba, undi

    arwaye bwaki. Muganga bose yabagiriye inama y’uburyo bakwirinda izo ndwara zose ni uko abaha umuti barataha.

    5.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Indimi: Ikinyarwanda

    • Gutega amatwi no kuvuga inkuru.

    • Gusoma amashusho ari ku mfashanyigisho.

    • Kuganirira mu matsinda no gusubiza ibibazo babajijwe.

    Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi

    • Gusaranganya ibikoresho bari mu matsinda.

    • Kugaragaza amarangamutima bagirira impuhwe abarwayi.

    • Kugaragaza ko indwara zibateye ubwoba

    Ubumenyi bw’ibidukikije

    • Kuvuga abantu dusanga ku ivuriro.

    Ubugeni n’umuco

    • Kuririmba no gushushanya inkuru bakanasiga amarangi amashusho agaragaza

    ibimenyetso by’indwara zibasira abana.

    Imibare

    • Kuvuga umubare w’abana Sibo yahuriye nabo kwa muganga

    5.3.6. Isuzuma risoza uyu umutwe

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa mu kwezi kumwe, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko ukwezi kurangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje; Ni byizacyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni…) bitari imibare. Nyuma y’igihe kigereranyije (icyumweru 1 cyangwa se 2

    umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo.

    INYIGISHO YA 6:KWIYITAHO

    6.0. Intangiriro

    Iyi nyigisho yo kwiyitaho ni ingenzi cyane ku mwana muto. Imitwe n’amasomo bikubiye muri iyi nyigisho bizafasha umwana kwifasha no kwirwanaho mu bikorwa bya buri munsi. Umwana wize neza iyi nyigisho azagira ubushobozi bwo kwibungabungira ubuzima yirinda ibya muhungabanya ndetse no kugaragaza imyitwarire myiza mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Imbonerahamwe ikurikira irerekana uruhererekane rw’imitwe n’amasomo bigize inyigisho ya gatandatu.

    good

    6.1 Kwiyitaho no kwita ku bintu bye (Umwaka wa mbere

    6.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bagaragaza ubushake bwo kwitoza kwiyitaho no kwita ku bintu byabo babifashijwemo n’abarezi n’ababyeyi babo.

    6.1.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    • Umuco w’amahoro: Gusaranganya ibikoresho bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye

    guhindura ibikoresho. Abana bazatozwa kubaha iby’abandi birinda kwiba no gufata ibikoresho by’abandi nta ruhushya.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza.

    • Uburere mbonezabukungu: Abana bazatozwa kutangiza ibintu byabo n’ibya abandi.

    Kwita ku bidukikije: Abana bazatozwa gushyira ahabugenewe ibintu byangiritse bitagikoreshwa.

    6.1.3. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Isomo rya 1: Kwita ku bikoresho byabo no gusaba ubufasha aho afite ikibazo

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu biganiro n’ibikorwa, buri mwana araba ashobora kwita ku bikoresho bye no gusaba ubufasha aho afite ikibazo.

    b. Imfashanyigisho: Ibikoresho by’ishuri no mu rugo (amakaye, amakaramu, igikapu, isahani, igikombe, ikiyiko, uburoso bw’amenyo, ibikinisho bitandukanye…)

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB,2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 56,57,58,59,

    REB,2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Umuteguro w’isomo

    good

    good

    good

    good

    Isomo rya 2: Kujya mu bwiherero no kwipfuna

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu bikorwa umwana akora ku ishuri, buri mwana azagaragaza ko ashoboye kwijyana mu bwiherero no kwimyira ku giti ke.

    b. Imfashanyigisho: Impapuro z’isuku, amazi, isabune, kandagira ukarabe n’udutambaro two kwimyira.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    Ibikorwa byo Kujya mu bwiherero no kwimyira byakozwe mu mwaka wa kabiri mu nyigisho y’isuku ni nabyo bizakomeza muri iri somo. Umurezi afasha umwana kubigira akamenyero kugira ngo umwana agire ubushobozi bwo kubyikorera ubweadasabye ubufasha.

     Isomo rya 3: Kwigaburira

    a. Intego y’isomo: Mugihe cyo kunywa igikoma ku ishuri, abana bazagaragaza ko bazi kwigaburire uko bikwiye.

    b. Imfashanyigisho: Ibikombe, amazi, ibiribwa, isabune, ibase,ijage.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3. Urupapuro rwa 57

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Kuganiriza abana ku bikorwa bikorwa mbere yo kurya (gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune).

    • Kuganira n’abana ku myitwarire ikwiye igihe cyo kurya (gusenga, kutavugana ibiryo mu kanwa, kurya ubumbye umunwa, kutarwanira ibiryo, kwicara hamwe, kwarura ibyo ushobora kumara…).

    • Kwereka abana uko umuntu afata igikombe, isahani, ikiyiko, uko yicara.

    • Guha abana umwanya wo kwigana uko bitwara mu gihe cyo kwigaburira.

    • Guha abana umwanya wo kwigaburira buri gihe cyo gufata ifunguro/igikoma/ n’ibindi birimbwa.

    • kujyana abana mu mikino yo mu nguni kugira ngo bigane ibikorwa byo kwigabirira bakoresheje ibikoresho binyuranye.

    Isomo rya 4: Kwiyambika no kwiyambura

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu mikino itandukanye yo munguni yigana, abana bazagaragaza ko bashobora kwiyambika no kwiyambura we ubwe.

    b. Imfashanyigisho: Ibipupe, imyenda y’ibipupe, imyambaro itandukanye iri mu nguni yigana.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Kuganira ku mazina n’ubwoko bw’imyenda n’ibindi abana bambara.

    • Kwemezanya n’abana igihe cyo kwiyambura no kwiyambika imyemnda.

    • Guha abana umwanya wo gukinisha ibipupe, babyambika kandi babyambura imyenda

    • Guha abana urubuga rwo kwigana bambara kandi bambura imyenda iri mu nguni yigana.

    • Gusaba abana kwambura imyenda y’imbeho niba hashyushye cyangwa kuyambare niba hakonje.

    • Gukurikirana ibikorwa by’abana kugira ngo umurezi atange ubufasha aho bukenewe.

    Isomo rya 5: Kwifungira ibipesu n’imishumi y’inkweto

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu mikino itandukanye, abana bazagaragaza ko bashobora kwifungira ibipesu n’imishumi y’inkweto.

    b. Imfashanyigisho: Ibipupe, imyenda y’ibipupe, imyambaro n’inkweto bitandukanye bifunze cyangwa bifunguye.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6.

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Gushyira abana mu matsinda mato.

    • Guha abana imyambaro iriho ibipesu n’imashini n’inkweto zifite imishumi.

    • Guha abana umwanya wo gufunga cyangwa gufungura imyambaro iri mu matsinda yabo

    • Kugenzura ubushobozi bwa buri mwana no gutanga ubufasha aho bukenewe.

    • Gusaba umwana kwifungurira no gufunga ibipesu, imashini mu gihe ari mu bwiherero no mu kindi gihe umurezi abonye ko umwana abikeneye.

    • Gusaba umwana gufunga no gufungura imishumi y’inkweto mu gihe cy’imikino  n’ikindi gihe umurezi abonye ko bikenewe

    6.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Inkuru ya Kariza

    Kariza yari umwana mwiza agakunda gufata neza ibikoresho bye, agahora abuza musaza we Shema kumukorera mu bikoresho atabinyanyagiza. Shema abonye uko Kariza abika ibikoresho bye, nawe asaba nyina ububiko. Ni uko Kariza amwigisha

    kubika ibikoresho abitandukanyije, ibyo mu rugo ukwabyo n’ibyo ku ishuri ukwabyo.

    Andi makuru umurezi akeneye kumenya kuri aka gakuru

    Gushushanya Kariza n’ibikoresho bye, aho kubika ibikoresho (akabati, igikapu, igikombe cyo kubikamo uburoso, ikarito yo kubikamo ibikinisho…). Umurezi ashobora gufatanya n’ababyeyi, ubuyobozi bw’ishuri gutegura indyo

    yuzuye kugira ngo bifashe umwana kugira ubushobozi bwo kwigaburira.

    6.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Indimi: Ikinyarwanda

    • Kunoza imvugo bakina udukino twigana bagaragaza ibyo bumvise mu nkuru ijyanye n’ibikorwa byo kwiyitaho.

    . Kuvuga inkuru zo kwiyitaho no kwita ku bintu bye.

    • Kuganirira mu matsinda no gusubiza ibibazo babajijwe.

    Ubumenyi bw’ibidukikije

    • Kuvuga ibyo amasano

    • Kwiga imyambaro

    • Gutandukanya ibikoresho byo mu rugo n’ibyo ku ishuri.

    Imibare

    • Kuvangura bashyira hamwe ibintu bisa.

    Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi

    • Kugaragaza amaranga mutima ku muntu uvanye ku murongo ibikoresho bye.

    • Gusaranganya ibikoresho bari mu matsinda.

    • Kwishimira ibikorwa byo kwiyitaho.

    • Kugirira impuhwe mu genzi we no kumufasha gufata neze ibikoresho bye.

    Ubugeni n’umuco

    • Gufunga neza imyambaro bakoresheje ibipesu n’imashini ndetse no gufunga imishumi y’inkweto.

    6.1.6. Isuzuma risoza uyu umutwe

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa umwaka wose, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko umwaka urangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje; Ni byiza

    cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni,…) bitari imibare. Nyuma y’igihe kigereranyije (ibyumweru 4 cyangwa se 5) umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana

    agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo.

    6.2. Imyitwarire myiza (Umwaka wa kabiri)

    6.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora kugaragaza ubushobozi bifitemo mu myitwarire myiza no

    kwirinda imyitwarire yabatera ibibazo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    6.2.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    • Umuco w’amahoro: Gusaranganya ibikoresho bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho. Abana bazatozwa kwirinda kubabaza bagenzi babo harimo gushotorana, gutukana, kumwazanya, n’ibindi.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    • Uburezi budaheza: Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza.

    6.2.3. Inama ku myigishirize y’amasomo.

    Isomo rya 1: Imyitwarire myiza

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu bikorwa byose by’umunsi ku ishuri, umwana araba ashobora kugaragaza imyitwarire myiza mu bikorwa bye.

    b. Imfashanyigisho: Uturirimbo, amakarita y’amabara atandukanye agaragaza amategeko y’ishuri, amashusho ariho abana bagaragaza imyitwarire myizan’andi ariho abana bagaragaza imyitwaririre mibi.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2n’uwa 3

    REB,2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Umuteguro w’isomo

    good

    good

    good

    Isomo rya 2: Kubana neza n’abandi

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu bikorwa byose by’umunsi ku ishuri, umwana araba ashobora kugaragaza ubushobozi bwo kubana neza na bagenzi be.

    b. Imfashanyigisho: Ibikinisho bitandukanye basabwa guhuriraho, amashusho ariho abana bagaragaza ibikorwa by’urukundo.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6.

    d. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Kwereka abana amashusho agaragaza abana barimo gufasha bagenzi babo.

    • Kuganiriza abana ku mibanire myiza n’akamaro ko gufashanya.

    • Gushishikariza abana gusangira ibikoresho mu gihe cy’imikino yo mu nguni.

    • Gushishikariza abana guhozanya mu gihe hari ugize ikibazo no lkubimenyesha umurezi.

    • Gushyira abana mu matsinda bagakina imikino yo gufashanya.

    • Kwigisha abana uturirimbo, utuvugo duto turimo ubutumwa bwo gufashanya no kubana neza.

    6.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    INDIRIMBO : AKANA ROZA

    Habaye umwana witwaga Roza yakundaga gukina mu ishuri, mwarimu yatangira kwigisha we akigira mu nsi y’intebe.

    Abandi bana bakagaseka we akagira ngo ni ukumushima. Igihe cyo kubazwa kiragera umusaruro we uba muke cyane. Ageze imuhira yereka se ; Se aramugaya amuha ibihano. Iryo joro ntiyasinziriye yibaza ibyamubayeho. Yiyemeza kuzisubiraho mu

    gihembwe gikurikiyeho. Umurezi ashobora kwigisha n’izindi ndirimbo zishishikariza abana kugira umuco wo 

    kubana n’abandi neza.

    Urugero rw’indirimbo igisha inama

    Iyo ngeze mu ishuri ntekereza agapira, nateraho ishoti nkumva mbaye umusore,

    ikinyarwanda n’imibare byaza bikananira mwarimu mubyeyi ngaho ngira inama.

    6.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Indimi: Ikinyarwanda

    • Kunoza imvugo bakina imikino bigana ibyo bumvise mu nkuru ijyanye n’ibikorwa byo kubana n’abandi neza.

    • Kuvuga inkuru zo kubana n’abandi.

    • Kuganirira mu matsinda no gusubiza ibibazo babajijwe.

    Ubumenyi bw’ibidukikije

    • Kuvuga imibanire myiza n’abagize umuryango.

    • Kuvuga imibanire myiza n’abantu dusanga ku ishuri.

    Imibare

    • Gukorera mu matsinda imyitozo n’imikino y’ibara, gupima, kugereranya, gukora ibirundo…

    Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi

    • Kugaragaza amaranga mutima kuri mu genzi we uguye

    • Gusaranganya ibikoresho bari mu matsinda.

    • Kwishimira ibikorwa bya mugenzi we.

    • Kugirira impuhwe mu genzi we no kumufasha ahuye n’ikibazo.

    Ubugeni n’umuco

    • Kuririmba indirimbo zijyanye no kubana neza n’abandi.

    6.2.6. Isuzuma risoza uyu umutwe

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa umwaka wose, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko umwaka urangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo (Birahebuje;

    Ni byiza cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni,…) bitari imibare.

    Nyuma y’igihe kigereranyije (ibyumweru 4 cyangwa se 5) umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo.

    6.3. Kwirinda impanuka (Umwaka wa gatatu)

    6.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora kugaragaza ubushobozi bifitemo mu myitwarire myiza no kwirinda imyitwarire yabatera ibibazo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    6.3.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    • Umuco w’amahoro: Gusaranganya ibikoresho bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro kandi buri wese abashe kunyurwa n’ibikoresho ahawe bityo bimwubakemo umuco wo kwihangana agategereza abandi mu gihe akeneye guhindura ibikoresho.

    • Umuco w’ubuziranenge: Gutoza abana kwirinda gukinisha ibikoresho by’ikoranabuhanga bitagikoreshwa nk’amabuye ya radiyo, telefoni zishaje, ibikoresho bikomeretsa, n’ibindi. Abana bazatozwa kandi kwirinda gukinisha no kurya ibintu byakwangiza ubuzima bwabo; nk’imiti n’ibindi.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    Uburezi budaheza: Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza.

    • Kwita kubidukikije: Muri uyu mutwe umwana azafashwa kumva ibintu byinshi bimukikije ariko bishobora kumutera impanuka. Mu kwirinda impanuka umwana azigiramo no kubungabunga ibidukikije.

    6.3.3. Inama ku myigishirize y’amasomo.

    Isomo rya 1: Kwirinda ibintu bishobora guteza impanuka ku bana:

    Amashanyarazi/umuriro, amazi ashyushye

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu kwitegereza amashusho no mu mikino itandukanye, abana baraba bashobora kwirinda impanuka ziterwa n’umuriro n’amazi.

    b. Imfashanyigisho: Ibibiriti, amazi ashyushye, amashusho y’umwana wafashwe n’amashanyarazi.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2n’uwa 3. Urupapuro rwa 62,63,64

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugezakuri 6.

    d. Umuteguro w’isomo

    good

    good

    good

    Isomo rya 2: Kwirinda ibintu bishobora guteza impanuka ku bana: Ibimera bibabana, ibifite amahwa, ibifite amata

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu kwitegereza amashusho no mu mikino itandukanye,

    abana baraba bashobora kwirinda impanuka ziterwa n’ibimera.

    b. Imfashanyigisho: Ibimera bibabana, ibifite amahwa, ibifite amata

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6

    Isomo rya 3: Kwirinda ibintu bishobora guteza impanuka: Ibikinisho 

                               n’ibikoresho bikomeretsa, ibisimba, imikino n’aho bakinira

    a. Intego y’isomo: Binyuze mu kwitegereza amashusho no mu mikino itandukanye, abana baraba bashobora kwirinda impanuka ziterwa n’ ibikinisho n’ibikoresho bikomeretsa, ibisimba, imikino n’aho bakinira.

    b. Imfashanyigisho: Ibikinisho n’ibikoresho bikomeretsa, ibisimba, imikino n’aho bakinira.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    REB, 2019: Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3.

    REB, 2015: Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka

    REB, 2018: Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6

    d. Inama ku myigishirize y’amasomo

    Aya masomo abiri yo kwirinda impanuka yigishwa kimwe nk’Isomo rya mbere

    ryateguwe. Ibikorwa by’ingenzi by’imyigire n’imyigishirize ni ibi bikurikira:

    • Kwereka abana ibikoresho, ibimera n’inyamaswa bishobora guteza impanuka.

    • Kwereka abana amashusho y’impanuka zatewe n’ ibintu bitandukanye.

    • Guha umwana uruhare rwo gutekereza uruhare umuntu agira kugira ngo impanuka zibeho.

    • Kuganiriza abana kugira ngo bafate ingamba zo kwirinda impanuka

    • Gukinisha abana imikino itandukanye iganisha mu kwirinda impanuka no kujya kwivuza igihe habayeho impanuka.

    6.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Umurezi azifashisha inkuru zinyuranye mu kumvikanisha neza amasomo abumbiye muri uyu mutwe. Usibye inkuru zatanzweho ingero hasi, ashobora no kuzahimba inkuru zijyanye neza naho abana cyangwa ishuli riherereye.

    INKURU :

    a. Inkuru ya Gasore

    Gasore yari umwana wakundaga gukina umupira, nyina yari yaramubujije gukinira iruhande rw’imbabura. Rimwe arimo gukina asitara ku mbabura amazi yari ari ku mbabura amumenekaho, murumuna we warimo gukinira mu nzu acomeka umusumari mu mashanyarazi umuriro uramufata, nyina abagira inama ababwira ko gukinisha umuriro ari bibi abana bamubwira ko batazongera.

    b. Inkuru ya Muhire mu ishyamba.

    Muhire yari umwana ukunda utunyoni agakunda kujya mu ishyamba akurikiye kumva amajwi yatwo. Rimwe abona umutiba mu giti awutera amabuye havamo inzuki ziramwirukankana ni uko akandagira mu giti gifite amahwa aramujomba n’inzuki ziramurya, ataha iwabo yakomeretse ababyeyi be barababara cyane bajya kumuvuza. Bamugiriye inama yo kutazongera gukinisha ibisimba.

    c. Indirimbo :

    Iyo tuvuye kwiga turihuta mu nzira iyo tuvuye kwiga dusanga ababyeyi bacu, dusanga ababyeyi bacu. Twirinde kuzerera mu bihuru, mu mashyamba twirinde kuzerera tudahura n’impanuka tudahura n’impanuka.Batubaza ibyo twize tubivuga tutishisha batubaza ibyo twize badufungurira vuba.

    6.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    Indimi: Ikinyarwanda

    • Kunoza imvugo bakina imikino bigana ibyo bumvise mu nkuru ijyanye no kwirinda impanuka.

    • Kuvuga inkuru zo kwirinda impanuka.

    • Kuganirira mu matsinda no gusubiza ibibazo babajijwe.

    Ubumenyi bw’ibidukikije

    • Gukina imikino ijyanye n’ubufasha butangwa ku ivuriro mu gihe cy’impanuka.

    • Kugaragaza byinshi ku kwirinda impanuka mu muhanda.

    • Mu gihe biga ibimera n’inyamaswa bazavugamo uburyo bwo kubana nabyo

    hirindwa impanuka.

    Imibare

    • Gukoresha neza ibikinisho bivuga ku mibare birinda ibyabatera impanuka.

    Iterambere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi

    • Gutabarana mu gihe hari uhuye n’impanuka.

    Ubugeni n’umuco

    • Kuririmba uturirimbo two kwirinda impanuka.

    • Gushushanya ibikoresho bishobora gukata umuntu.

    6.3.6. Isuzuma risoza uyu umutwe

    N’ubwo uyu mutwe uzigishwa mu byumweru 6, isuzuma ryawo rikorwa buhoro buhoro hadategerejwe ko ibyo byumweru byose birangira. Urwego rw’ubushobozi umwana agaragaje mu gihe k’isuzuma ruhabwa igisobanuro mu magambo

    (Birahebuje; Ni byiza cyane; Ni byiza, Aragerageza/Akeneye kwitabwaho) n’ibindi bimenyetso (amabara, udukoni…) bitari imibare. Nyuma y’igihe kigereranyije. Umurezi asabwa gusuzuma, guhuza amakuru yerekana intambwe umwana agezeho no gufata ingamba zikwiye nk’uko biteganyijwe mu isaranganyamasomo

    IBITABO BYIFASHISHIJWE

    1. REB, (2019). Ibonezabuzima, amashuri y’inshuke mu Rwanda, umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3: Kigali.

    2. REB, (2015). Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 6: Kigali.

    3. REB, (2018). Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke kuva ku myaka 3 kugeza kuri 6: Kigali.

    4. REB, (2016). Imfashanyigisho y’amahugurwa ku Nteganyanyigisho y’Uburezi bw’Inshuke: Kigali.

    5. REB, (2015). Inyoborabarezi ku Nteganyanyigisho y’Uburezi bw’Inshuke: Kigali

    6. Minisiteri y’Uburezi. (2018). Ibipimo ngendarwaho by’ibanze ku mashuri y’inshuke mu Rwanda: Kigali.

    7. REB, (2019). Ingendo z’uburoso bw’amenyo. Inkuru ishushanyije: Amashuri y’inshuke. Kigali.

    8. REB, (2018). Inyoborabarezi yo gusoma mu mashuri y’inshuke: Kigali.

    9. MINEDUC. (2016). National early childhood development policy strategic plan  2016-2021: Kigali

    10. Republic of Rwanda, (2011). Early Childhood Development Policy. Kigali: Ministry of Education.



































    good

    good