Topic outline

  • IGICE CYA I : INTANGIRIRO RUSANGE

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwashyize ahagaragara 
    integenyanyigisho ishingiye ku bushobozi igomba gukurikizwa mu burezi bw’abana 
    b’inshuke . Ubushobozi bw’ibanze n’ubushobozi nsanganyamasomo bugomba 
    gutezwa imbere binyujijwe mu mikino, imyitozo n’ibikorwa binyuranye bikorerwa 
    kenshi mu matsinda, bigamije gutoza abana gusabana n’abandi, gukangura 
    ubwonko n’ ibyumviro byabo, kunoza imvugo bavuga, basobanura ibyo babona 
    n’ibyo bakora. Hashingiwe kandi ku ihame ry’uko abana bo mu kiciro k’inshuke 
    biga bigana, imyitwarire n’indangagaciro biboneye bazabitozwa n’urugero rwiza 
    bahabwa n’ababyeyi, abarezi cyangwa abandi babakuriye. 

    Mu rwego rwo gufasha abarimu bigisha mu mashuri y’inshuke gushyira mu 

    bikorwa integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi; Ikigo Gishinzwe Guteza 
    Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) ku bufatanye na VSO (voluntary service 
    overseas) na UNICEF Rwanda hateguwe inyoborabarezi ifasha abarezi bo mu 
    mashuri y’inshuke gukora imfashanyigisho bifashishije ibikoresho biboneka aho 
    dutuye. Imfashanyigisho zikozwe mu bikoresho biboneka aho dutuye ni ingenzi 
    kuko ziboneka ku buryo bworoshye kandi zikaba zihendutse. Izo mfashanyigisho 
    zifasha abarezi kubaka ubushobozi, ubumenyi, ubumenyi ngiro n’ubukesha mu 
    bana nk’uko biteganyijwe mu nteganyanyigisho y’amashuri y’inshuke. 

    Kubonera imfashanyigisho abana bato biracyari imbogamizi bitewe n’ubushobozi 

    buke ndetse n’ubumenyi budahagije ku barezi. Kubera iyo mpamvu, iyi nyoborabarezi 
    izafasha abarezi bo mu mashuri y’inshuke kwiyungura ubumenyi n’ubumenyi ngiro 
    buzabafasha kwikorera imfashanyigisho bakeneye kugira ngo barusheho kunoza 
    imyigigishirize y’abana bo mu mashuri y’inshuke.

    Iyi nyoborabarezi kandi ishimangira akamaro ko gukoresha imfashanyigisho zifatika 

    mu gutanga ubumenyi binyuze mu mikino cyane ko ubu buryo butuma abana bagira 
    uruhare mu myigire yabo. Iyo umwana yiga hakoreshejwe uburyo bw’imikino 
    inyuranye, bituma atarambirwa ibyo yiga kandi agahora yishimiye gukina bene iyo 
    mikino.

    Iyi nyoborabarezi yubakiye ku byigwa dusanga mu nteganyanyigisho. Muri buri 

    kigwa, hagaragazwa imfashanyigisho zitandukanye umurezi ashobora gukora. Buri 

    mfashanyigisho kandi igaragaza ibi bikurikira: 

    - Ibikoresho bikenewe
    - Uko bikorwa
    - Uko bikoreshwa 
    - Uko bifasha mu myigire no guteza imbere ubushobozi

    - Aho biboneka mu nteganyanyigisho.

    Inyoborabarezi yerekana aho ihuriye n’integanyanyigisho bityo bigafasha 
    abarezi kubona isano ifitanye n’ibiri mu zindi nyoborabarezi zikoreshwa mu bigo 

    mbonezamikurire no mu mashuri y’inshuke.

    V

    Imfashanyigisho ni ibikoresho byose bishobora kwifashishwa mu myigire 
    n’imyigishirize kugira ngo intego y’ikigwa igerweho. Hari imfashanyigisho z’ 
    amajwi, amashusho ndetse n’ iz’amajwi n’ amashusho. Imfashanyigisho zishobora 
    gukorerwa mu nganda cyangwa zigakorwa n’abarezi, ababyeyi, abana cyangwa 

    abatuye aho ishuri riherereye bifashishije ibikoresho biboneka aho dutuye.

    Ingero z’ibikoresho wakwifashisha mu gukora imfashanyigisho zitandukanye:

    S

    Bimwe mu bikoresho byakwifashishwa bigaragara mu mashusho akurikira:

    Jean Piaget agaragaza ko imyigire y’abana bato igoranye mu gihe nta mfashanyigisho 
    zifatika zihari. Ingero zikurikira zigaragaza akamaro k’imfashanyigishomu myigire 
    y’abana bato:
    Urugero rwo kwiga wifashishije ibigaragara: Kwereka abana igishushanyo kiriho 
    inka hanyuma ukababaza umubare w’amaguru inka ifite. 
    Urugero rwo kwiga wifashishije ibitagaragara: Kubaza abana umubare w’amaguru 
    inka igira hanyuma ugatekereza ko baguha igisubizo nyacyo kandi utaberetse 
    byibura igishushanyo kiriho inka. 
    Nta gushidikanya ko dushingiye ku ngero tumaze kubona kwiga ibitagaragara 
    bigoye kurusha kwiga ibigaragara. Ni yo mpamvu imfashanyigisho ari ingenzi kuko 
    zifasha abana kwiga bareba banakora kurusha kwiga ibyo batabona. John Dewey 
    avuga ko abana biga neza binyuze mu kuvumbura. Ni byiza rero ko abana bahabwa 
    imfashanyigisho zitandukanye bakazikoresha kugira ngo bibafashe kuvumbura no 
    guhanga udushya.
    Izindi mpamvu zerekana akamaro ko gukoresha imfashanyigisho:
    - Bituma abana bakoresha ibyumviro byinshi
    - Bituma abana bagira uruhare rugaragara mu myigire.
    - Bifasha abana guteza imbere ubushobozi bwo gutekereza byimbitse,guhanga 

    udushya,gukemura ibibazo,....

    Imfashanyigishozitegurwa zigomba:
    - Kuba zifite ingano ihagije ku buryo zigaragarira abana bose mu ishuri kandi 
    ntizibatere urujijo;
    - Kuba zikoze neza ku buryo abana bashobora kuzigana;
    - Kuba ziri ku kigero cy’abana kandi bashobora kuzikoresha bisanzwe;
    - Kuba zitanga amakuru y’ingenzi;
    - Kuba zikurura abana;
    - Kuba zitezitateza impanuka mu kuzikoresha;
     Kuba ziramba kandi zihendutse;
    - Kuba zihagije kandi zoroheye abana bose kuzikoresha mu ishuri;
    - Kuba zijyanye n’imibereho y’umwana akaba azi ibyo bikoresho;

    - Kuba zitanyuranya n’umuco w’ abana.

    Mbere yo gutegura imfashanyigisho, umurezi agomba kubanza kwibaza ku byo 
    agamije, kugira ngo imfashanyigisho ategura zimufashe kugera ku ntego yiyemeje 
    mu buryo bworoshye. Urugero rw’ibyo ashobora kwibaza: 
    - Ni iki nshaka ko abana bamemenya?
    - Ni iki nshaka ko abana bakora?
    - Ese imfashanyigisho ntegura zirakoreshwa n’umurezi gusa cyangwa n’abana 
    bazazikenera mu myigire yabo?
    - Ese imfashanyigisho ngiye gutegura zizafasha abana bari mu kihe kigero?
    - Ese imfashanyigisho ngiye gutegura ntiziheza abana bafite ubumuga?

    - Ese ntizibangamira umuco.

    Ibikoresho bishobora gukoreshwa ku ntego nyinshi mu byigwa bitandukanye. 
    Urugero guhuza imifuniko n’amakarita yanditseho byafasha mu mibare, mu gusoma 
    no guteza imbere ubushobozi nk’imiyego y’ingingo nto n’imiyego y’ingingo nini no 

    kwikemurira ibibazo.

    Gutegura neza imfashanyigisho ni ngombwa cyane kubera ko bifasha umurezi 
    kuzigeraho ku buryo bworoshye igihe azikeneye mu kwigisha ikigwa runaka, 

    bigatuma agendera ku gihe, adahuzagurika.

    Imfashanyigisho zigomba gutegurwa bitewe n’uburyo zikoreshwa kenshi. Ushobora 
    gushyira imfashanyigisho zawe hamwe nyuma y’insanganyamatsiko runaka, abana 
    batashye, cyangwa ku mpera z’igihembwe. Buri munsi mbere yo gutaha, umurezi 
    aba agomba kumenya ko ibikoresho azakenera umunsi ukurikiyeho biteguye neza. 
    Ibyo yitaho ni ibi bikurikira:
    - Gusana zimwe mu mfashanyigisho zangiritse no kuzuza izituzuye.
    - Guhindura imfashanyigisho ugendeye ku nsanganyamatsiko.
    - Kureba niba hari izindi mfashanyigisho wakora cyangwa wategura umunsi 
    ukurikiyeho.
    Imfashanyigisho zishobora guhindurwa bitewe n’insanganamatsiko igezweho. Ni 
    ngombwa gutunganya no gusukura imfashanyigisho igihembwe kirangiye kandi 

    ukongeramo izindi bitewe n’ikigero abana bagezeho.

    Umurezi n’abana ni bo akenshi bategura imfashanyigisho mu ishuri. Mu bikorwa 
    byo ku ishuri,abana bashobora gufasha umurezi gutegura imfashanyigisho bakoresha. 
    Mu ishuri ririmo abana benshi, umurezi ashobora gukora gahunda y’uburyo 
    azajya afatanya n’ abana bakazikora bityo abana bakunguka ubumenyi bwo kwiga 
    bakora, bikanabafasha kutazangiza kuko ari bo bazikoreye.

    Abatuye aho ishuri riherereye na bo bagira uruhare mu gukusanya ibikoresho byo 

    gukoramo imfashanyigisho. Bimwe mu bikoresho byo gukoramo imfashanyigisho 
    ntibikwiye kuba imbogamizi ku murezi, ahubwo abatuye aho ishuri riherereye na 
    bo bakwiye kubigiramo uruhare, kugira ngo abana babo babashe kwiga neza.

    Abayobozi b’ibigo by’amashuri bashobora gufasha abarezi:

    - Bakangurira abafite ubucuruzi butandukanye hafi y’ishuri nk’amaduka, 
    utubari cyangwa ibarizo, gukusanya ibikoresho nk’imifuniko y’amacupa, 
    ibice bisigara ku mbaho, ibitambaro bisigazwa n’abadozi, amakarito n’ibindi 
    bitandukanye byakorwamo imfashanyigisho.

    - Bakangurira abaturage gukusanya ibikoresho bitandukanye mu gihe 

    cy’umuganda, mu kagoroba k’ababyeyi cyangwa igihe k’inama runaka maze 
    bakazabishyikiriza amashuri aherereye aho batuye. 

    - Bakangurira abatuye mu gace ishuri riherereyemo babyifuza gukora 

    imfashanyigisho zitandukanye babifashijwemo n’abarezi b’amashuri y’inshuke 

    kugira ngo zifashe abana babo kunoza imyigire.

    D

    Umurezi ategura imfashanyigisho mu ishuri agendeye ku binogeye abana. Umurezi 
    yirinda kumanika imfashanyigisho ziteza akajagari mu bana cyangwa ziteza urujijo. 
    Agomba kuzimanika kuri gahunda, ku kigero cy’ abana aho bashobora kuzikoraho 
    igihe ari ngombwa bakanazireba byoroshye batararamye cyane kandi akagendera ku 
    byigwa by’ abana. Umurezi agomba kumanika imfashanyigisho zifasha umwana mu 
    myigire n’imitekerereze ye. Hari zimwe mu mfashanyigisho zishobora kumanikwa 
    mu myanya ihoraho mu ishuri 

    Urugero:

    - Amakarita mato agaragaza inguni
    - Ingengabihe y’umunsi
    - Inyajwi, ingombajwi, imibare, amabara ndetse n’amashusho agaragaza ibyo 
    umwana akunda kubona mu buzima bwe bwa buri munsi.
  • IGICE CYA II :IMFASHANYIGISHO ZIJYANYE NA BURI KIGWA: 1. UBUMENYI BW’IBIDUKIKIJE

    Ibikoresho bikenewe: 
    Ibikarito cyangwa urupapuro rukomeye, tiripuregisi (Triplex), ikaramu y’ igiti, irati, 

    marikeri, umukasi , umusambi, umukeka cyangwa umufuka.

    Uko bikorwa
    - Shushanya ishusho y’inzu ku ikarito cyangwa ku rupapuro rukomeye
    - Zengurutsa ishusho imirongo igororotse, ukate muri iyo shusho ibice bigize 

    - Inzu,ubirambike ku ruhande bivangavanze.



    Imyaka 1 kugera 4


    – Umurezi ategurira abana ishusho y’inzu yuzuye ndetse n’ibice bikase bigize 
    inzu ariko bifite amabara asa n’ayo ku nzu yuzuye.
    – Abana bahabwa inzu iteranyije ariko iburamo ibice bikeya byibura bibiri kandi 
    bimeze kimwe ku buryo ntakiri bumugore mu gihe babishyira mu myanya 
    yabyo
    – Abana bashyira mu myanya irimo ubusa ibyo bice bahawe , bagakora inzu 
    yuzuye.


    Imyaka 5 kugera 6


    Abana bahabwa ibice by’ ishusho y’ inzu bivangavanze bakagerageza 
    bakabihuza bagakora inzu yuzuye kandi bakavuga kuri buri gice bareba.
    – Abana bashobora kugendera ku mabara ari ku ishusho cyangwa ku mpera 
    z’ishusho
    – Bashobora guhabwa ishusho yuzuye yo kureberaho cyangwa ntibayihabwe 
    bitewe n’ urwego bagezeho.
    – Umurezi ashobora gukomeza umukino cyangwa akaworoshya bitewe 
    n’urugero abana afite.
    – Ashobora gukata buri gice ukwacyo cyangwa buri gice akagikatamo kabiri.
    – Uyu mukino abana bashobora kuwukina mu gihe k’ inguni y’ ururimi cyangwa 
    y’ imibare


    - Abana biga gutandukanya ibice bigize inzu bagatera imbere mu kwikemurira 
    ibibazo, kwiga no guhora biyungura ubumenyi ndetse no kwihangana.
    - Abana bitoza gukorana ubushishozi mu gihe bahuza ibice.
    - Abana batera imbere mu miyego cyanecyane imiyego mito.
    - Igihe abana bari gukora babiribabiri bibateza imbere mu mibanire, mu 
    mbamutima ndetse no gusabana mu rurimi.
    - Biteza imbere abana mu kwisanzuranaho no gufatanya igihe bakorana 
    n’abandi.

    - Byongerera abana ubushobozi mu buryo bw’itumanaho no kwiyobora. 


    – Igikorwa gishobora gukorwa umwaka wose, kubera ko amashusho agenda 
    ahinduka bitewe n’insanganyamatsiko igezweho.
    – Mu gukata amashusho , umurezi ashyiramo ikintu gishobora gufasha umwana 
    kuvumbura ibice ahuza ( ibara, imibare cyangwa imirongo itsindagiye)
    – Abana bakiri bato ( imyaka 1 kugera kui 4) bahabwa ishusho yuzuye bareberaho 
    bahuza kandi bagahabwa ibice bikase bike ( bibiri cyangwa bitatu)
    – Abana bafite imyaka 5 na 6 bahabwa umubare mwinshi w’ ibice bikase 

    bakabiterateranya bikabyara ishusho yuzuye

    Ibikoresho bikenewe: 
    - Igikarito, sikoci, marikeri z’amabara atandukanye.

    Ibindi bikoresho byakora:

    Tripuregisi, Imbaho

    – Rambura igikarito. Koresha irati mu gushushanya ushushanye ishusho ya 
    mpande enye inshuro enye.Izo mpande enye urazikata, buri ruhande ruge 
    ukwarwo kugira ngo zigaragare nkaho ari inkuta enye z’inzu.
    – Kata igikarito ugendeye ku bice bigize inzu.
    – Teranya bya bice by’ igikarito ufatishishe sikoci cyangwa ubujeni, hanyuma 
    ukore inzu
    - Siga ya nzu amabara ajyanye na buri gice kigize inzu.
    - Kata urugi ku ishusho imwe ya mpande enye maze kuri urwo ruhande 
    ushushanyeho amadirishya unayasige amabara hanyuma uhuze iyo 
    shusho n’izindi mpande enye ukore inkuta enye n’inguni enye zigize inzu.

    - Kata igice k’igikarito ushyire hejuru ukore igisenge k’inzu.

    AImyaka 0 kugera 3
    – Abana bamenyera ibice bigize inzu uko bahora 
    bayibona imbere yabo cyangwa bayikorakoraho.
    Imyaka 4 kugera 6
    – Umurezi yereka abana imfashanyigisho mu gihe 
    cy’ubumenyi bw’ibidukikije.
    – ku ruziga, akabasobanurira akamaro ka buri gice, bakaganira no ku bintu 
    biboneka mu nzu cyangwa hanze yayo.
    – Mu nguni y’imikino yigana cyangwa se hanze y’ishuri, abana 
    bagerageza kwigana gukora inzu bagashyiraho ibice byose by’ inzu 
    nk’igisenge,inkuta,urugi, amadirishya n’ibindi.
    – Abana bakina inkuru zijyanye n’ inzu mu magambo yabo.
    – Inzu ishobora gushyirwa mu nguni y’imikino hamwe n’izindi mfashanyigisho 
    nk’ibipupe, ipikipiki n’ibindi kugira ngo abana babashe gukora inkuru kandi 

    babikinishe mu bikorwa byabo bya buri munsi. 

    - Bifasha abana gukura mu gihagararo bakagira imiyego y’ingingo nini n’intoya 
    zikomeye.
    - Bibateza imbere mu bushishozi no gushakira ibibazo ibisubizo.
    - Biteza imbere ibikorwa byo guhanga udushya.

    - Bifasha abana kumenya ibikorwa bya buri munsi, no kumenya uko isi iteye.

    - Ibikoresho nk’ijerikani, tripuregisi ( triplex) bishobora gukatwamo 
    imfashanyigisho 
    - Mu nguni y’ ubugeni, umurezi afatanya n’ abana gukora izindi 
    mfashanyigisho nka: igare, imodoka, ibikoresho byo mu rugo, ikigo cy’ 

    amashuri, urusengero n’ibindi

    - Aho biboneka mu nteganyanyigisho y’amashuriy’inshuke:
    - Umwaka wa 1, uwa 2, uwa 3 n’umutwe wa 4: Iwacu mu rugo.
    - Umwaka wa 3 n’umutwe wa 7: Imyuga ikorerwa aho dutuye.
    - Umwaka wa 2, uwa 3 n’umutwe wa 19: Kwihangira ibikinisho.

    - Umwaka wa 2, uwa 3 n’umutwe 4: Ibikoresho by’ubugeni.

    Abana bakora ibikinisho byabo nk’imodoka, rukururana, igare, ipikipiki n’ubwato, 
    indege bakoresheje ibikoresho biboneka aho batuye.Abana kandi bigana uko 

    abakuru bakoresha ibyo bikoresho

    a) Gukora bisi mu mbaho za tripuregisi (Triplex)
    Ibikoresho bikenewe
    Imbaho zoroshye: Tiripuregisi, icyuma , ikaramu y’ igiti, irati na marikeri.

    Ibindi bikoresho byakora kimwe na triplex : 

    - Ibikarito n’ijerekani zashaje

    - Shushanya bisi ku rubaho rworoshye: tripuregisi (Triplex)
    - Genda ukata bya bice bya bisi washushanyije hanyuma ubiterateranye 
    ukoresheje sikoci bikore bisi y’ igikinisho.

    - Yisige amabara ajyanye n’ uko bisi zimenyerewe n’ abana zisa

    Imyaka kuri 0 kugera 3
    - Mu gihe k’imikino yo hanze , abana bagendesha bisi, bakavuga nkayo, 
    bagasunika, bagatwara, byose bigana uko babibonana abakuru cyangwa 
    uko bayibona igenda

    Imyaka 3 kugera kuri 6:

    - Mu gihe k’ imikino yo hanze, abana bakina bigana abashoferi , ibyapa byo 
    mu mihanda, bakigana ibyo babona bakaba banakora iyabo bisi.

    - Mu gihe k’ inguni mu ishuri cyangwa hanze, abana bakina inkuru mu 

    magambo yabo bakoresheje ya bisi cyangwa ikindi gikoresho cyo gutwara 
    abantu n’ ibintu.

    - Abana bihimbira inkuru zabo bwite bakazikinisha ibikoresho bafite. 


    - Abana bakina bamwe ari abashoferi, abakanishi cyangwa abagenzi 

    bagendera ku bintu binyuranye cyangwa bakabyigana bakoresheje bisi.

    b) Gukora imodoka nto muri tripuregisi
    Ibikoresho bikenewe: Tripuregisi , icyuma, ikaramu y’ igiti, marikeri na sikoci
    Ibindi bikoresho wakoramo imodoka: ibikarito bikomeye, ibice by’ijerekani 

    birambuye.

    – Shushanya imodoka kuri tripuregisi (Triplex)
    – Ya shusho yikatemo ibice unyuza mu mirongo washushanyije.
    – Teranya ibyo bice ukoresheje sikoci cyangwa ubujeni ubikoremo imodoka

    – Shyiraho amapine akoze mu giti uyasige ibara.

    Imyaka 0 kugera 3:
    – Abana bagendesha imodoka, bakigana uko ivuga ndetse bakitegereza n’ 
    uburyo ikoze.
    – Abana bigana uko imodoka ikoze bakayikora uko babyumva si ngombwa ko iba 
    ari yo by’ukuri. Icya ngombwa ni uko yatekereje ku rwego rwe uko yabigenza.

    Imyaka 4 kugera 6:

    – Abana bagendesha imodoka mu ishuri cyangwa hanze yaryo.
    – Abana bigana uko imodoka ikoze bagakora izabo bari mu gihe cy’ ubugeni 
    cyangwa bari hanze y’ ishuri.
    – Abana bayikoresha bakina, bigana inkuru cyangwa bayisubiramo mu 

    magambo yabo.

    Ibikoresho bikenewe: 
    Urubaho rworoshye: Tiripuregisi (Triplex), icyuma, ikaramu y’ igiti , marikeri, sikoci 
    y’ umweru na sikoci y’ ubururu cyangwa agapapuro k’ubururu

    Ibindi bikoresho byakora kimwe na tripuregisi

    Ibikarito n’ibice by’ijerekani birambuye

    - Shushanya indege kuri tiripuregisi ( triplex), hanyuma ukate ibice biyigize.
    - Teranya ibyo bice ukoresheje sikoci ukoremo indege.

    - Sigaho amabara ameze nk’ uko indege iba imeze.

    F

    Imyaka 0 kugera 3: 
    – Mu mikino yo hanze , abana bakinisha indege bakigana ibyo bayibonaho byose.
    – Mu mikino yo mu ishuri, mu gihe k’ inguni abana batwara indege ndetse bakigana 
    no kuyikora

    Imyaka 3 kugera 6

    – Mu mikino yo mu ishuri, mu nguni, abana bakina inkuru mu magambo yabo. 
    – Abana bakina bamwe ari abapilote, abakanishi cyangwa abagenzi bagiye 
    kugenda mu ndege.
    – Mu mikino yo hanze barayigendesha, bakigana imikorere yayo.

    – Abana kandi bakora izabo ndege mu bikoresho bafite mu ishuri cyangwa hanze

    - Biteza imbere abana mu gukomera ku ingingo nto n’inini.
    - Iyo abana bakinira hamwe bagakina bigana, ibyo bibateza imbere mu 
    gusabana, mu mbamutima, mu mivugire, bibafasha kutibagirwa, kwishakamo 
    ibisubizo ndetse no guhanga udushya. 
    - Bifasha abana kumenya uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bakamenya 
    n’akamaro kabyo

    – Hanze y’ishuri, abana bashobora gukoresha imodoka mu gutwara amatafari 
    n’umucanga; ku bana bubakisha amatafari.
    – Bakora izindi modoka mu bindi bikoresho bitandukanye.
    – Umurezi atanga amabwiriza y’uburyo abana bakata ishusho y’imodoka mu 
    bintu bitandukanye nk’umufuka, ibinyamakuru n’ibindi bakabikata mu ngano 
    zitandukanye kandi bakabisiga amabara uko bishakiye. Igihe buri cyose 
    kirangiye, abana barabivangura cyangwa bakabishyira hamwe bakurikije 

    amabara, uburebure n’ubugari bwabyo. 

    Ibikoresho bikenewe
    Urubaho rworoshye: tiripuregisi ( Triplex), icyuma , ikaramu y’ igiti , irati.

    Ibindi bikoresho byakora kimwe na triplex

    Ibikarito cyangwa ibice by’ijerekani birambuye 

    S

    - Kuri tiripuregisi (Triplex) shushanyaho isuka bahingisha, inyuma 
    ushushanyeho umwobo ku buryo umuhini wayo uri bubashe kwinjiramo.
    - Zenguruka ukata igishushanyo k’isuka washushanyije wibuke gukata neza 
    umwobo wanyuzamo umuhini.
    - Muri wa mwobo shyiramo igiti cyoroshye cyangwa gikozwe mu bikarito, 
    kize kuba umuhini.Nugicomekamo, urabona imfashanyigisho iteye 
    nk’isuka yo guhingisha
    - Siga isuka amabara asa uko isuka isanzwe isa

    Imyaka 1 kugera 3:
    S– Abana bakoresha isuka zikoze mu bikarito nk’ 
    ibikinisho byoroshye, bakina bigana uko bahinga .

    Imyaka 3 kugera 6

    – Abana bari mu ishuri bakina inkuru mu magambo 
    yabo bagakoresha isuka
    – Mu mikino yo hanze , umurezi yerekera abana 

    uko bahinga bakoresheje isuka.

    – Abana bigana uko bakora isuka bakoresheje impapuro, ibikarito, bakigana 
    kuyishushanya no gukata iyo bashushanyije, ndetse bagateranya ibice bakase 
    bagakora isuka. 
    – Isuka yakoreshwa mu mikino iteza imbere indimi n’ubumenyi bw’ibidukikije 
    ku ruziga: kugira ngo abana babashe kwibukiranya amazina y’ibikoresho 

    by’ubuhinzi, akamaro kabyo n’igihe bikoreshwa.

    Ibikoresho bikenewe: 
    Ikarito cyangwa tiripuregisi (triplex), marikeri, irati , icyuma gikata imbaho, marikeri, 

    sikoci, cyangwa kore y’imbaho.

    – Shushanya terefoni ku gikarito cyangwa kuri tiripuregisi (triplex)
    – Andikaho imibare yo guhamagara ku buryo igaragara neza kuri terefoni.
    – Koresha ingano ntoya ku buryo abana babasha kuyifata mu ntoki.
    – Noneho kata neza usigarane ishusho ya terefoni. 

    – Gerageza gukora nyinshi kugira ngo abana bose babashe gusabana n’abandi.

                                                                 Imyaka 0 kugera 3
    A– Abana bakinira ahantu hatandukanye mu 
    ishuri no hanze yaryo.
    – Abana barahamagarana, bakanagirana 
    ibiganiro na bagenzi babo bigana.
    – Abana kandi barasabana mu gihe 
    bahamagarana kuri terefoni nk’uko babibona 
    iwabo cyangwa aho batuye. 
    – Abana bitegereza ibintu byose byanditse 
    kuri terefoni.

    Imyaka 4 kugera 5

    – Abana iyo bakoresha terefoni , haba mu 
    ishuri cyangwa hanze, barasabana mu 
    gihe bahamagarana kuri terefoni nk’uko 
    babibona iwabo cyangwa aho batuye.
    – Terefoni y’inkorano ishobora gukoreshwa ku 
    ikaze mu mikino yo mu nguni. 
    – Abana bayikoresha bakina inkuru mu 
    magambo yabo.
    – Abana bigana uko ikorwa iyo bari mu gihe 
    cy’ ubugeni.

    – Terefoni ikoreshwa no mu mikino yigana.

    - Indimi n’ubumenyi bw’itumanaho. 
    - Ubumenyi mu mibanire, imbamutima no gusabana.
    - Gutandukanya imibare.

    - Kwibuka no kumva neza uko ikintu giteye

    – Abana bari mu nguni yo kubaka bashobora kuyikoresha igihe bigana abafundi 

    batondekanya ibikoresho banavuga ibyerekeye akazi. 

    Umutwe wa 9: Uburyo bw’ itumanaho

    Ibikoresho by’ibanze bikenewe: 
    Tripuregisi (triplex), urupapuro rukomeye rw’ibara, ikarito cyangwa umufuka, 

    ikaramu y’ igiti, na marikeri.

    Q

    – Shushanya ibice bigize umubiri w’ umuntu.

    – Andikaho izina rya buri gice

    S

    Ushobora kureka abana bagatandukanya ibice bigize umubiri w’umuntu biri ku 
    gishushanyo bakanavuga amazina y’ibyo bice bitandukanye. 
    Iyi mfashanyigisho ikoreshwa mu mikino iteza imbere ubumenyi bw’ibidukikije 

    ku ruziga cyane iyo umurezi atangiye kwigisha insanganyamatsiko nshya.

    - Bituma abana babasha kwitegereza.
    - Bituma bunguka amagambo.

    - Bituma bishimira umubiri wawo bakanawitaho

    W

    – Ibishushanyo nk’ibyo twabonye ku mubiri w’umuntu, bishobora gukoreshwa 
    ku nsanganyamatsiko iyo ari yo yose. Gendera ku nteganyanyigisho umenye 
    amagambo wigisha noneho ukore igishushanyo cy’ayo magambo.

    Ingero: insengero, iwacu mu rugo, amatungo, ibitwara abantu n’ibintu n’ibindi.

    Umutwe wa 1 n’uwa 2: Umwirondoro wange n’umubiri wange hamwe n’indi 

    mitwe bitewe n’insanganyamatsiko.

    Ibikoresho bikenewe: 

    Igisate k’igitenge, urudodo, urushinge n’umukasi.

    S

     Tangira ukata igisate k’igitenge mu ishusho y’inyoni cyangwa y’ ikindi kintu 
    wifuza gukora.
    – Igihe ari umuntu wifuje gukora, kora imyenda imwe n’imwe nk’ikanzu, ishati 

    n’ikabutura wambike cya gipupe ku buryo kiba cyambaye neza. 

    S

    Imyaka 0 kugera 3
    – Abana bashobora kwigana imibereho yo mu muryango. 
    – Bashobora guheka ibipupe bakoresheje igice gito k’igitenge, bashobora 
    kwigana kubigaburira, bakabiryamisha iyo bikoze mu ishusho y’ umuntu 
    cyangwa bakigana buri kimwe mu ishusho yacyo.

    Imyaka 4 kugera 6 

    – Ibipupe babikoresha mu nguni y’imikino yigana bitewe n’ ibirimo cyangwa n’ 
    insanganyamatsiko bagezeho.
    – Mu gihe k’ inkuru barabifata bakabisomera inkuru cyangwa bakabikinisha 
    inkuru.
    – Abana bakora ibyabo bipupe bigana ibyo beretswe n’ umurezi kandi 

    bagashyiraho ibice byose bibura

    - Abana batera imbere mu mibanire n’abandi no mu mbamutima zabo.
    - Abana batera imbere mu mitekerereze yabo.
    - Abana batera imbere mu mivugire.
    - Bituma bafata inshingano zo kwita ku muntu runaka bakaniyumvisha uburyo 
    undi muntu amera cyangwa atekereza. 

    - Biteza imbere ubusabane mu muryango bikanongera ubucuti.

    W

    Abana bashobora kuvuga amakuru yabo: amazina y’ababyeyi, imyaka n’ibyo 

    bakunda

    Umutwe wa 1n’uwa2: Ngewe ubwange n’umuryango wange.

    Umutwe wa 4: Iwacu mu rugo.

    Ibikoresho bikenewe: 
    Urupapuro rukomeye, ikarito cyangwa umufuka, amakaramu y’ amabara, irangi ry’ 

    intoki n’ikaramu y’ igiti.

    E

    Shushanya ibihe by’ikirere bitandukanye nk’izuba, ibicu, imvura n’umuyaga.

    - Bituma abana babasha kwitegereza, bikabateza imbere mu gutekereza no 
    kuvuga.
    - Bituma bunguka amagambo.
    - Bibateza imbere mu gutekereza byimbitse bikanatuma imiyego mito ikomera.
    - Bituma bamenya gutandukanya ibintu, kubigereranya no kubitondekanya. 
    - Bituma abana bishimira akamaro k’ibihe.

     Abana bashobora gufata amakarita bakavuga ibyo babonaho.
    – Igihe hari amakarita menshi, umurezi ashobora kubaza abana kuyavangura 
    cyangwa gushyira hamwe amakarita ahuye. 
    – Abana bashobora gukoresha ibishushanyo bitandukanye bakora imyitozo yo 
    kuvangura ibintu bakabishyira hamwe bitewe n’itsinda biherereyemo.
    – Buri mwana yihitiramo ku bushake bwe ibikoresho yifuza gushushanya, 
    komeka hanyuma agasobanurira abandi ibyo yashushanyije. 

    – Amakarita ashobora gukoreshwa mu kwigisha insanganyamatsiko zose. 


    Umutwe wa 15: ibihe bitandukanye by’ikirere cyangwa undi mutwe wose 
    ugendanye n’insanganyamatsiko.


         - Imfashanyigisho zifatika zigomba kuba zifatiye ku nsanganyamatsiko.

    Ingero:
    - Ibiribwa: Ibigori, amasaka, soya, ibijumba, igikoma, ibishyimbo, imbuto 
    n’imboga.
    - Iwacu mu rugo: Icyungo,isafuriya, ibiyiko, umuceri n’ibishyimbo, imbabura 
    y’amakara n’ibindi. 
    - Imyambaro: Imyenda itandukanye y’abakobwa n’abahungu ndetse n’abakuru 
    - Ibyo dusanga mu nsengero: Bibiriya, imyambaro ya padiri, igitabo k’indirimbo, 
    korowani n’ibindi.
    - Ibimera nk’indabo n’ibindi. 

    Ibikoresho by’ibanze bikenewe

    Umurezi ashobora kuvana mu rugo cyangwa ku ishuri imfashanyigisho zifatika.

    Imyaka 0 kugera 3:
    – Abana bahabwa umwanya wo kwitegereza no gukorakora ku mfashanyigisho 
    zifatika kandi bagasobanurirwa akamaro kazo.
    – Abana barisanzura mu kuvuga ibyo bazi kuri izo mfashanyigisho, bakabiganiriza 
    umurezi cyangwa hagati yabo.

    Urugero
    : kuvuga aho babibona ,icyo bimara, ikivamo,uko bigenda kugira ngo 

    bivemo ikindi kintu,…

    Imyaka 4 kugera 6
    – Umurezi ashobora gukoresha imfashanyigisho karemano kugira ngo agaragaze 
    insanganyamatsiko bagezeho.
    – Abana bahabwa uburenganzira bwo gukorakora no kumva izo mfashanyigisho.
    – Abana bavuga kuri izo mfashanyigisho bakanazigereranya n’ibindi bintu 
    basanzwe bazi.
    – Umurezi yerekana uko bakoresha izo mfashanyigisho kandi akabikora neza.

    Urugero:
    Guteka, kwambara n’ibindi.
    – Mu gihe k’inguni, imfashanyigisho zifatika zishobora kuboneka mu nguni zose 
    bitewe n’ insanganyamatsiko:
    - Mu nguni y’ ibitabo: imyambaro iboneka mu nkuru, abana bagasoma 
    ikiyivugwaho
    - Mu nguni y’ururimi: abana bigana bashushanya imyambaro 
    - Mu nguni yo kwigana: abana bigana ibikorwa bakambara imyambaro 
    ijyanye n’ ibikorwa babona aho batuye
    - Mu nguni y’ ubugeni : abana bashobora gushushanya imyambaro, 
    kuyibumba, kuyikata mu mpapuro , kuyisiga amabara, kuyitera irangi,…
    - Mu nguni yo kubaka: abana bashobora kwambara imyambaro ijyanye n’ 
    ubwubatsi bari gukora:
    - Mu nguni y’ imibare : abana bashobora kubarura imyambaro babona, 
    bakabara amabara ari kuyo bambaye, bakegeranya imyenda isa , 

    bakamenya ishaje n’ imishya,…

     Abana bakorakora imfashanyigisho zifatika bagahabwa amahirwe yo 
    kugerageza no kumva uko ibintu bikora.

    - Abana bakora ibikorwa bifitanye isano n’ubuzima bwabo bwa buri munsi. 

    R

    Umurezi agenda ahindura ibikoresho bitewe n’insanganyamatsiko agezeho. 

    Ibitabangamiye abana ashobora kubibatuma.

    Umwaka wa1, uwa 2 n’uwa 3: Imitwe yose y’ubumenyi bw’ibidukikije

    1.7. Ibimera



    – Abana bitegereza amashusho y’ indabo ndetse bakanatoranyamo 
    ayabashishikaje
    – Abana berekerewe n’ umurezi bafata amakaramu y’ amabara bagasiga mu 
    mashusho uko babyumva.
    Si ngombwa ko babikora neza ku buryo bubereye ijisho kuko imiyego y’ ingingo 

    iba itarakomera. Ibyo yakoze biba ari byiza .


    M

    – Abana bamaze kwiga ibice bigize ikimera ndetse bakibonye bakakitegereza 
    babifashijwemo n’ umurezi, amashusho y’ikimera kidasize ndetse 
    bakanahabwa amakaramu y’ amabara bakagisiga amabara ahuye n’ uko buri 
    gice gisa.
    – Umwana yihitiramo amabara ajyanye n’ ikimera ashaka gusiga, ibyo 

    bikerekana ko yamaze gusobanukirwa neza n’ ibice bigize ikimera.

    M

    – Abana baba bamaze kumenyera imiterere ya buri gice kigize ikimera, bashobora 
    guhabwa ibice bakase kandi bivangavanze by’ ikimera bakagerageza kubihuza 
    bagendeye uko buri gice bahawe giteye.
    – Abana bakina uyu mukino wo guhuza ibice bagakora ishusho yuzuye.
    – Abana bamaze kubimenyera bakina bahuza batanguranwa, uwatanze abandi 
    agashyira akaboko hejuru ati: “ narangije”.
    – Abana uko babimenyera ,bagenda bongererwa imibare myinshi y’ ibice bikase 

    kandi bivangavanze by’ amashusho bagahuza.

    1.7.4. Uko ibimera bikura ( imyaka 6)

    Ibikoresho bikenewe

    Ingemwe, ifuni, igikoresho cyo kuvomerera, utubido , amazi.


    – Umurezi ajyana abana mu mirima y’ ishuri cyangwa iri hafi y’ishuri, 
    akabasobanurira amoko y’ibimera , akamaro kabyo, uko bikura, aho bikurira, 
    n’ icyo bikenera kugira ngo bikure.
    – Umurezi asobanurira abana amoko y’ ubutaka.
    – Umurezi yerekera abana uko batera ikimera mu butaka.
    – Umurezi asaba abana bose gukora nk’ uko yabikoze bagatera ingemwe 
    bazanye buri wese kandi akavomera ikimera kugira ngo kizakure.




    - Abana baguka mu mitekerereze,bagasobanukirwa n’ibyo babonaga batazi 
    aho biva
    - Abana bamenya kwikemurira ibibazo, guhora biyugura ubumenyi no 
    kwishakamo ibisubizo

    - Abana bunguka ibintu bishya bituma bazamura imbamutima zabo


    Umwaka wa 1,2 n’ uwa 3: 
    Umutwe wa 16: Amoko y’ ubutaka n’Umutwe wa 6:Ibiribwa n’ ibinyobwa 
    bikomoka ku bimera.

    Umutwe wa 14: Ibice bigize ikimera n’ akamaro kabyo.


    - Abana bitegereza kandi bagakorakora ku mfashanyigisho z’ inyamaswa 
    bakaganira n’ umurezi bavuga ibyo baziziho, aho ziba, ibyo zirya,akamaro, 
    n’ibice bizigize.
    - Abana bahabwa umwanya bagasiga amabara mu ishusho y’ifi uko babishaka 

    ariko bamenyera uko iteye.

    Ibikoresho bikenewe: 
    Tripuregisi (Triplex), icyuma, amashusho y’ifi cyangwa amakarita y’ifi, imifuka 
    n’amakaramu yo gusiga amabara, ibice bikase by’amashusho y’ifi.

    Ibikorito bikomeye cyangwa ibice by’ijerekani bishaje. 

    – Shushanya ishusho y’inyamaswa (ifi) kuri teripuregisi ( triplex),ku mufuka, ku 
    ikarito cyangwa ku makarita
    – Kata iyo nyamaswa (ifi) aho wayishushanyije , hanyuma uyisige amabara 
    ajyanye n’uko isanzwe isa
    – Izi ntambwe zo gukora imfashanyigisho y’ifi mu mumubyimba ifata, 
    zanakoreshwa umurezi ategura izindi mfashanyigisho z’ubundi bwoko 

    bw’inyamaswa.

    – Abana bahabwa amashusho y’ ifi bakihitiramo amabara bayisiga bahuza n’ 
    uko bayizi.
    – Abana bagaragaza buri gice kigize ifi kandi bagasobanura n’ akamaro kabyo.
    – Abana bakina n’ imikino yerekeza ku mafi mu mazi.
    – Abana bashobora no gushaka hose mu ishuri ahantu haboneka ibishushanyo 
    by’ ifi nko mu bitabo n’ ahandi. 
    – Abana bitoza kuyishushanya ku mpapuro uko babyumva bakanashushanya 

    aho ifi iba

    Inzovu
    Ibikoresho bikenewe

    Teripuregisi ( triplex) , icyuma, ikaramu y’ igiti, ikaramu y’ ibara, irati 

    Shushanya inzovu ku rubaho rworoshye cyangwa kuri tiripuregisi ( triplex), 
    igikarito gikomeye cyangwa ibice by’ijerekani ishaje
    Iyo shusho yikatemo ibice ukurikije uko iteye cyangwa ukirikije ibyakorohera 
    abana guhuza.
    Iyo ukata ibice by’imfashanyigisho wita ku kigero k’imyaka y’abana. Ku bana 

    bafite 2-4 ukatamo ishusho ibice bikeya kandi buri wese ugakatira aho bihurira

    A

    Guhuza ibice byinshi by’ ishusho bigakora ishusho yuzuye (imyaka 5 kugera kuri 6)

    Abana bahabwa ishusho yuzuye bagahabwa n’ ibice byinshi by’ iyo 

    shusho,bagatangira kubihuza bagakora ishusho yuzuye.

    Abana b’ imyaka 3 kugera kuri 4 

    Gasumbashyamba

    – Umurezi ategurira abana ishusho yuzuye y’ inyamaswa runaka , agategura 
    n’ ibice bikase kandi bivangavanze bya ya nyamaswa, agasaba abana 
    kwitegereza ishusho yuzuye hanyuma bagafata bya bice bakabiterateranya 
    bigakora ishusho isa neza niyo bahawe.
    Umukino wo guhuza ibice byinshi bikase by’ ishusho bigakora ishusho yuzuye 
    (Imyaka 5 kugera kuri 6)

    Igikeri

    - Abana bamaze kumenyera imiterere ya buri nyamaswa bongererwa 
    umubare w’ ibice bikase by’ inyamaswa maze bagakora ishusho yuzuye.
    - Abana iyo bahuza bashobora kugendera ku ibara , ku murongo uheruka , 
    cyangwa ku gice kigize inyamaswa amenyereye.
    - Abana bahuza ibyo bice kandi bakabikora batanguranwa.
    - Iyo Umukino ukomereye abana , umurezi ashobora kubaha urugero 
    agahuza nk’ ibice bibiri hanyuma abana bagakomerezaho.
    - Umurezi kandi ashobora kuborohereza akabaha ishusho yuzuye bakajya 

    bahuza ibice bayireberaho.

    S

    – Umurezi ashobora gukoresha amakarita y’inyamaswa zitandukanye , izo mu 
    mazi, izo mu gasozi n’izo mu rugo.
    – Abana bato batoranya izisa bakazishyira hamwe.
    – Abana bashobora guhuza inyamaswa n’aho ziba 
    – Abana bakina mukino w’amajwi y’inyamaswa: umurezi ashobora kuba 
    yagabanya abana mu matsinda mato cyangwa abana bagatora ikarita 
    y’inyamaswa noneho abafite izisa bagahagarara hamwe hanyuma bakigana 
    ijwi ry’inyamaswa bafite. 
    – Umurezi agenda ahindura imikino uko abana bagenda babira ubumenyi 

    buhagije.

    - Abana batera imbere mu mitekerereze yimbitse mu gihe bahuza ibice by’ 
    amashusho cyangwa basiga amabara ajyanye na buri shusho.
    - Abana batera imbere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi ndetse 
    bagasabana.
    - Abana bamenyera kwikemurira ibibazo.
    - Ibi bikorwa bituma imiyego y’ingingo nini n’into ikomera.
    - Abana batera imbere mu kumva no kuvuga. 

    - Abana bunguka amagambo mashya.

    Umwaka wa1 n’umutwe wa 11 
    Umwaka wa 2, umutwe wa 13, n’uwa 14

    Umwaka wa 3, umutwe 13, 14 n’ uwa 15

    Ibikoresho bikenewe

    Ibumba, imbaho zo kubumbiraho, ameza, amashusho y’ imisozi n’ ibibaya.

    S

    – Umurezi ategurira abana ibumba ritunganyije , agategura n’ ameza cyangwa 
    imbaho zo kubumbiraho.
    – Umurezi ashushanya amashusho aboneye y’ imisozi n’ ibibaya akayashyira 
    aho abana bari bubumbire.

    – Umurezi atanga amabwiriza ngenderwaho kugira ngo igikorwa cyumvikane.

    M

    Imyaka 0 kugera 3
    N– Umurezi ategurira abana ibumba 
    akarishyira ku meza cyangwa ku mbaho 
    bari bukorereho
    – Abana babumba bakoresheje intoki zabo
    – Abana bakiri bato bafata ibumba 
    bakarikandakanda bagerageza kubumba 

    icyo babwiwe cyangwa se ikindi bishakiye

     Buri mwana asobanurira umurezi icyo yabumbye hanyuma umurezi 
    akamushimira
    – Singombwa ko icyo abana babumbye kiba kiboneye ijisho kuko ubwabo bazi 

    icyo aricyo kandi barabona ari byiza

    Imyaka 4 kugera 6


    Nyuma umurezi ashobora gukoresha ibumba ashobora no gukoresha igitaka 
    cy’imonyi, igitaka cy’inombe.
    - Abana bahabwa ibumba n’ imbaho zo gukoreraho cyangwa ameza
    - Abana bahabwa amashusho y’imisozi n’ ibibaya
    - Abana batangira gukata ibumba bakoresheje intoki zabo.
    - Abana batangira kubumba imisozi barebera ku rugero rwatanzwe n’ umurezi, 

    bakagerageza kumwigana cyangwa kumurusha kubumba umusozi ugaragara.

    Imyaka 5 kugera 6 


    – Abana bahabwa ibumba ndetse n’ imbaho cyangwa ameza yo kubumbiraho
    – Umurezi ashushanyiriza abana amashusho yoroheje y’ imisozi n’ ibibaye bitewe 
    n’ urugero bagezeho.
    – Abana bahabwa amashusho y’ imisozi n’ ibibaya bakayitegereza ngo bayabumbe
    – Abana batangira gukata ibumba bakoresheje intoki zabo
    – Abana babumba imisozi n’ ibibaya nk’uko bigaragara ku mashusho bahawe n’ 
    umurezi
    – Abana kandi bamaze gutera imbere bashobora no kubumba umusozi batarebeye 
    ku ishusho
    – Buri mwana yerekana umusozi n’ ikibaya yabumbye ndetse akabiganiriza bagenzi 
    be asobanura ibyo abiziho byose.

    Abana bashobora kugenda babumba n’ibindi bintu biboneka mu bidukikije kandi 
    bikagenda bihinduka bitewe n’ insanganyamatsiko bagezeho

    - Abana batera imbere mu mitekerereze yimbitse mu gihe batekereza uko 
    babumba umusozi. 
    - Abana batera imbere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi ndetse 
    bagasabana.
    - Abana bamenyera gushakira ibibazo ibisubizo
    - Abana batera imbere mu gukorana ubushishozi.

    - Ibi bikorwa bituma imiyego y’ ingingo nto n’inini ikomera.

    Umwaka wa1, 2, 3: umutwe wa 18.

  • IGICE CYA II : 2. IMIBARE

    Ibikoresho by’ibanze bikenewe:

    Impapuro, ibishyimbo cyangwa ibindi binyamisogwe.

    z

    Shushanya ishusho ku ikarita; uruziga, umwashi, kare, mpande 
    eshatu,urukiramende cyangwa imibare ariko ubishushanye igice ishusho yose 
    utayigaragaje uko yakabaye. Ibyo washushanyije bigire binini bihagije kugira 
    ngo abana babibone mu buryo butabagoye kandi biborohere kubikoresha. 
    - Koresha utudomo mu kuzuza ishusho.
    - Ugomba kuba ufite agakarito karimo ibishyimbo, ibigori cyangwa izindi 

    mpeke cyangwa ibinyamisogwe. 

    s

     Abana bashishikarizwa kwigana uko ishusho ishushanyije bakoresheje urutoki 
    bakurikiza uko ishusho imeze, hanyuma bagakoresha ibishyimbo cyangwa 
    ibigori bakuzuza ishusho uko iri ku murongo.
    – Uko abana bagenda bakura, amashusho buzuza ashobora kuba imibare 

    cyangwa amashushongero.

    - Kumenya kwitegereza.
    - Gukora amashusho n’imibare.
    - Guhugira ku kintu kugeza ugeza ku ntego.

    - Gukuza imiyego y’ingingo nto no gukorana ubushishozi.

    Igihe abana batondeka ibishyimbo, ibigori, utubuye cyangwa ibindi nka byo, 
    umurezi agomba kubashishikariza gukoresha amaboko yombi kuko biteza imbere 

    ibice byombi by’ubwonko.

    Gutegura uyu mukino w’ uruhererekane tugendera ku ntambwe zigaragarira mu 

    mashusho akurikira:

    w

    Gushyira hamwe ibihuje ibara (Imyaka 2 kugera kuri 6)


    Abana bato bakururwa n’ amabara.Iyo ubahaye ibintu bifite amabara atandukanye 
    batanguranwa gutora no kurundarunda ibifite amabara ashimishije.

    Abana bato bayatondeka uko babyumva, akenshi bakunda guhitamo ibifite amabara 

    asa.

    Gukora uruhererekane rw’ amabara (Imyaka 4 kugera kuri 6)


    Ibikoresho bikenewe :
    – Impapuro z’amabara cyangwa izindi ziboneka, ikaramu y’ igiti, umukasi, 
    amakaramu y’amabara.
    – Aho impapuro z’amabara bigoranye kuzibona umurezi yakwegera abadozi 
    bakamuha udutambaro tw’amabara tuba twarasagutse ku myenda badoda 

    akaba ari two ashushanyaho agakata.

    s

     Ushushanya ikibabi ku rupapuro hanyuma ukagikata , ukagenda usiga 
    amabara anyuranye mu bibabi byose wakase , bitewe n’ umubare w’ 
    uruhererekane ushaka gukora.
    – Iyo ufite impapuro z’ amabara atandukanye , uzishushanyaho ishusho y’ 
    ikibabi hanyuma ukayikataho.
    – Iyo ari imyenda igomba kuba ifite amabara atandukanye, Uyishushanyaho 

    hanyuma ugakata amashusho.

    d

    – Umurezi atangira uruhererekane.
    – Abana bitegereza uruhererekane bahawe hanyuma bagatondeka amashusho 

    y’ibibabi cyangwa ibindi bubahiriza uruhererekane bahawe.

     Ibikoresho bikenewe :
    Impapuro zisanzwe cyangwa iz’amabara iyo zihari cyangwa ikarito, umukasi, 

    ikaramu y’ igiti.

    s

    Shushanya ishusho (uruziga, umwashi, kare, mpande eshatu n’urukiramende) 
    ku makarita, udukarito cyangwa ku mufuka. Ibyo washushanyije bigire binini 
    bihagije kugira ngo abana babibone mu buryo butabagoye kandi biborohere 

    kubikoresha.

    w

    Abana batondeka amakarita bagendeye ku binyampande, ku maforomo cyangwa 
    ku mabara bitewe n’ibyo wabateguriye. Bashobora kubikora mu gihe k’ inguni y’ 

    imibare cyangwa igihe bari hanze bateza imbere ubumenyi bw’ imibare.

    s

    - Gukora amashusho n’imibare 
    - Ubushobozi bwo kubona no kuzuza uruhererekane rw’amabara 
    n’amashusho

    - Gukuza imiyego y’ingingo nto n’ ingingo nini no gukorana ubushishozi.

    – Umwaka wa 2 umutwe wa 6: Amashushongero
    – Umwaka wa 2 umutwe wa 8, umwaka wa 3 umutwe wa 9: Uruhererekane 

    rwisubiramo.

    Ibikoresho bikenewe

    Amakarita y’ imibare asize amabara anyuranye.

    m

    – Umurezi ategura amakarita y’ imibare , akayasiga amabara anyuranye kugira 
    ngo bishimishe abana. Umubare umwe wandikwa inshuro nyinshi kugira ngo 
    haboneke imibare ikwira abana mu matsinda.
    – Umurezi ashyira mu dufuka cyangwa udukarito imibare kuva kuri 1 kugeza 

    kun 10 harimo isa. Udufuka tungana n’umubare w’amatsinda.

    m

    – Abana batondeka imibare bahereye ku muto bajya ku munini.
    – Bashobora no gushyira hamwe imibare yisubiramo.
    – Iki gikorwa gishobora gukorerwa mu gihe k’ inguni y’ imibare cyangwa igihe 
    k’ imibare aho abana bashobora gukina batanguranwa gutondeka imibare 

    kandi babyishimiye

    m

    - Gutondeka imibare uva ku muto ujya ku munini.

    - Guhuza imibare isa

    m

    Koresha ibishyimbo, imifuniko y’amacupa, ibipesu cyangwa amasaro ubihe 

    abana mu gihe k’imibare babyifashishe mu gukora imibare. 

    s

    Umwaka wa 2 n’uwa 3 : umutwe wa 1: Imibare kuva kuri 1 kugeza ku 10.

    Ibikoresho bikenewe: Amabuye, aho kurambika (umukeka, shitingi), amazi 

    n’isabune byo gukaraba nyuma y’igikorwa / umukino.

    u

    – Gutoragura utubuye duto.
    – Gutegura udukarito two kubikamo utubuye. Utwo dukarito tugomba kungana 

    n’ umubare w’amatsinda iyo imyitozo ikorewe mu ishuri.

    h

    – Jyana abana bose hanze bafite amabuye yabo.
    – Bashyire ku murongo babiribabiri barebana, umurongo umwe uwite ‘A’undi 
    uwite ‘B’.
    – Bashyire ya mabuye imbere yabo.
    – Umurezi asaba abana bo ku murongo wa ‘A’gufata amabuye ane.
    – Abana bo ku murongo A bafata amabuye ane bakayabarira mu biganza 
    by’abana bo ku murongo B noneho bagasubira ku murongo wabo.
    – Umurezi abwira abana bo ku murongo B gufata amabuye arindwi bakayabarira 
    mu biganza by’abana bo ku murongo A.

    – Gukomeza kubara imibare itandukanye.

    Umurezi ashobora gukoresha ubu buryo mu ishuri cyangwa hanze y’ishuri mu 

    gihe k’imibare

    m

    - Ibikorwa bishingiye ku bushobozi bw’umwana,abana bose bagomba 
    gukora kandi mu gihe kimwe 
    - Abana biga gukorera hamwe.
    - Abana bigira kuri bagenzi babo.
    - Abana barabara, bamenya imibare, bamenya guteranya no gukuramo.
    - Abana babona amahirwe yo guhaguruka, kugenda no kunama mu gihe 

    bari gukora imyitozo inyuranye.

    n

    Imyaka 4 kugera 5 
    – Abarezi bo mu mwaka wa kabiri w’amashuri y’inshuke bakoresha amakarita 
    ariho imibare kuva kuri 1 kugera kuri5 bagahamagara umubare umwana 
    akagenda akawufata

    Imyaka 5 kugera 6

    – Abana bo mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’inshuke bakoresha amabuye bari 
    mu matsinda umurezi agasaba buri tsinda gutoranya umubare bakayateranya 
    n’ay’itsinda bateganye. Urugero:itsinda“A” bagafata amabuye atatu naho 
    itsinda “B” bagafata amabuye atanu bakayashyira hamwe bose bakabara 
    bagasanga bafite amabuye umunani. 
    – Bakoresha amakarita manini yanditseho imibare kuva kuri 1 kugera ku 10

    Imyaka 6

    – Buri mwana wo mu ishuri ry’inshuke mu mwaka wa gatatu yicaye ku ntebe 
    cyangwa ku mukeka / ikrago, agomba kuba afite amabuye n’agakarito. 
    Umurezi asaba buri mwana guteranya cyangwa gukuramo bashyira muri ka 
    gakarito dusanga mu rupapuro rw’isuku hanyuma bakabara amabuye bafite 

    mu gakarito kugira ngo bamenye igisubizo.

    - Umwaka wa 1 ,uwa 2 n’uwa 3 w’amashuri y’inshuke: Umutwe wa 1:kubara. 
    - Umwaka wa 3 w’amashuri y’inshuke: Umutwe wa 3: Guteranya no gukuramo



    Ibikoresho bikenewe :

    Igikarito cyangwa urupapuro rukomeye, imakasi.

    w

    – Shushanya ikintu runaka. Urugero: umugozi ugoronzoye.
    – Kata uduce kuri cya gishushanyo ukoresheje marikeri .
    – Shushanya ishusho muri burigace ka wa mugozi.
    – Wa mugozi wukatemo uduce byibuze kuva kuri 6 kugera ku10, ukatire aho 
    wakatishije marikeri.
    – Abana buzuza urwo rukurikirane buri wese ku giti ke, babiribabiri cyangwa 
    mu matsinda mu gihe k’ inguni y’ ururimi cyangwa mu mikino y’ imibare 

    hanze y’ ishuri.

    c

    Vangavanga uduce wakase, hanyuma usabe abana kuzuza umunyorogoto 
    bashyira hamwe twa duce .

    - Abana bongera ubumenyi bwo gushyira ibintu kuri gahunda. 

    - Abana bongera ubumenyi bwo gutekereza no kwikemurira ibibazo.

    s

    Koresha amashusho atandukanye ,amafi maremare moto cyangwa ibindi abana 
    bishimira. 

    - Umwaka wa 1 ,uwa 2 n’uwa 3 w’amashuri y’inshuke: Umutwe wa 1:kubara. 


    Ibikoresho bikenewe :
    Impapuro,amabuye, ububiko ,marikeri cyangwa amakaramu y’ igiti.
    m
    – Shyira hamwe amabuye makumyabiri afite amashusho n’ingano 
    zitandukanye .
    – Yabike atandukanye mu gikombe,agakarito cyangwa mu gikapu.
    – Fata ibuye urirambike ku rupapuro ubundi ufate marikeri cyangwa ikaramu 
    y’ igiti uzenguruke kuri rya buye ugenda ushushanya mu iforomo y’uko ibuye 
    riteye.
    – Shushanya ku rupapuro rukomeye amaforomo atandukanye bitewe nuko 
    ibuye riteye wifashishije ya mabuye ufite. 

    m

    – Shyira amabuye n’amashusho washushanyije mu nguni y’imibare maze ureke 
    abana babikoreshe mu igihe k’imikino yo mu nguni.
    – Abana bareba bitonze ibuye bakarihuza n’ishusho ryaryo rishushanyije ku 

    rupapuro rukomeye.


    - Abana baragereranya bakanapima ingano z’amashusho.
    - Abana babasha gufata amabuye.
    - Abana bafata ibyemezo bagendeye ku mahitamo ahari, kuko amabuye 

    amwe ahita ahura n’amashusho byoroshye.

    m

    – Hashobora gukoreshwa ibikoresho bigaragara neza mu guhuza ikintu runaka 

    n’ishusho yacyo.Urugero: nk’ibikombe, ibiyiko, amakaramu n’ibindi

    – Umwaka wa 1 n’uwa 2 w’amashuri y’inshuke: Umutwe wa 2:Gushyira ibisa 
    hamwe.

    – Umwaka wa 2 w’amashuri y’inshuke; Umutwe wa 3: igereranya ry’ibintu.

    Ibikoresho bikenewe:

    Uduti dufite uburebure butandukanye

    m

    Shyira hamwe uduti dufite uburebure butandukanye.

    z

    Imyaka 4-5
    – Abana bagereranya uduti 2 bagatahura akagufi /akarekare.
    – Abana bagereranya uduti 3 hanyuma 4.

    Imyaka 5-6

    – Abana batondeka ku murongo bava ku gati karekare bajya ku kagufi cyangwa 
    bava ku gati kagufi bajya ku gati karekare kurusha utundi.

    – Abana babikora mu gihe k’ imibare cyangwa mu gihe k’ inguni.

    Ibikoresho bikenewe
    Ibumba cyangwa uduti, ahantu ho kubumbira: ameza, igikarito, hasi, amazi meza yo 
    gukaraba nyuma y’igikorwa.

    Ibumba ritabonetse wakoresha Igitaka cy’imonyi cyangwa inombe byakoreshwa.

    \

     Umurezi atunganya ibumba ( gukata ibumba bakoresheje ibiganza)
    – Umurezi abumba utuntu dufite uburebure butandukanye
    – Abana babumba bagendeye ku bipimo,ikigufi, ikisumbuyeho n’ ikirekire 
    bahereye ku rugero umurezi yabahaye.
    – Iyo barangiye kubumba batondeka ibyo babumbye bagendeye ku kirekire 
    kurusha ibindi bajya ku kigufi kurusha ibindi.
    – Abana bapima uburebure bw’ibintu bakoresheje uduti cyangwa ibumba 
    bakavumbura ibintu bigufi,ibirebire,...
    – Abana babikora mu gihe k’ imikino yo mu nguni cyangwa igihe bari kwiga 

    gupima mu mibare.

    Ibikoresho bikenewe

    Umufuka , marikeri, utubabi dufite uburebure butandukaye, irati.

    s

    – Shushanya ku mufuka imirongo isumbana ( imigufi, imiremire, iringaniye) 
    kandi mu byerekezo binyuranye.
    – Tegura amababi y’ ikimera harimo ayareshya na ya mirongo washushanyije 

    maze uyarambike iruhande rw’ umufuka avangavanze.

    e

    – Abana bitegereza imirongo iri ku mufuka hanyuma bagahitamo akababi mu 
    turambitse aho iruhande bakagahuza n’ umurongo bireshya muri yayindi 

    ishushanyije ku mufuka.

     Gupima uburebure, kugereranya ukoresheje ibikoresho bitandukanye 
    kandi biboneka mu buryo bworoshye bifasha abana gutekereza byimbitse, 
    gukorana ubushishozi no kwishakamo ibisubizo.
    - Abana batera imbere mu kugereranya uburebure bw’ibintu bitandukanye.
    - Abana bamenyera gushyira ku murongo ibintu bitandukanye ukurikije uko 

    birutana mu neshyo yabyo.

    d

    – Koresha ibindi bikoresho karemano nk’ amababi y’ibimera biboneka aho 
    mutuye.
    – Abana bakiri bato cyane bashobora gupima bakoresheje ibintu bike nk’ uduti 

    dutatu, amababi atatu n’ ibindi

    d

    - Umwaka wa 1 n’uwa 2 :Umutwe wa 2: Gushyira hamwe ibisa , umutwe wa 
    3: Igereranya 

    - Umwaka wa 2 :Umutwe wa 3: igereranya 

    Intambwe zigaragara mu mashusho akurikira zirerekana uko umurezi ashobora 

    gukora amakarita y’ imibare

    Ibikoresho bikenewe:

    Tripuregisi (Triplex),ikaramu y’ igiti, irati,icyuma marikeri, amakaramu y’ amabara.

    d

    – Andika imibare kuri tiripuregisi ( Triplex) 
    – Fata icyuma ukatemo amakarita ariho ya mibare,. Siga amabara muri ya 
    mibare cyangwa uharire abana bayasige mu gihe bari mubikorwa byo 

    munguni.

     Abana batondeka imibare uko babyumva bashimishijwe n’ amabara babonamo. 
    Bashobora kwegeranya imibare ifite ibara rimwe n’ iyindi y’irindi bara ukwayo. 

    – Umurezi aha abana ibintu binini badashobora kumira.

    - Abana bahabwa amabara n’ amakarita ariho imibare bakayisiga amabara 
    ari nako bamenyera uko yandikwa.Iyo bamaze kuyisiga barayitondeka uko 

    ikurikirana.

    Ibikoresho bikenewe :
    Ubudodo, umushipiri, ikarito, marikeri, ikaramu, ikaramu y’igiti, umusumari, buji 

    n’ikibiriti.

    x

    – Ku gice k’ikarito shushanyaho imibare minini ukoresheje marikeri. .
    – Tobora muri iyo mibare utwobo ukoresheje, ikaramu y’igiti cyangwa 
    umusumari; bikore witonze ku buryo utwo twobo na two tuba dukora 
    ishusho y’uwo mubare.
    – Inyuma ku ikarito shushanyaho umurongo uhuza utwo tudomo ukoresheje 
    marikeri ku buryo inzira z’umubare zigaragara inyuma ku ikarito ukurikije 
    uko wanditse imbere. 
    – Gereranya uburebure bw’urudodo cyangwa umushipiri wakoreshwa mu 
    guhuza twa twobo twose twanyujijwe mu umubare. 
    – Shyira ipfundo rikomeye ku mutwe umwe w’urudodo cyangwa umushipiri 
    ubundi utangire uhuze twa twobo usa n’uri kudoda umwenda, uhereye aho 
    umubare utangirira kandi wubahiriza amerekezo y’imyandikire y’imibare.
    – Twika urundi ruhande rw’ umushipiri, wifashishije buji n’ikibiriti, ukore irindi 
    pfundo aho umubare urangiriye ku rundi ruhande rw’ubudodo kugira ngo 

    urudodo cyangwa umushipiri bidasosoka

    s

    – Umwana ashishikarizwa kwigana umubare runaka akoresheje intoki ze, 
    akanabara utwobo dukoze uwo mubare.
    – Umwana akoresha urudodo cyangwa umushipiri mu guhuza twa twobo 
    twanyujijwe muri wa mubare, yarangiza umurezi akamubwira gukuramo rwa 
    rudodo cyangwa wa mushipiri agahereza mugenzi we na we agakora uwo 

    mwitozo. 

    - Bifasha abana kumenya imibare. 
    - Bifasha abana gukora imibare. 
    - Bifasha abana kongera ubumenyi bwo gukora unitegereza. 

    - Bifasha abana kwirinda, ubushishozi no kwikosora. 

    d

    Kora amakarita afite amashusho atandukanye nk’uruziga, urukiramende, mpande 
    enye, mpande eshatu upfumuremo utwobo ubundi usabe abana bo mu mwaka 
    wa kabiri banyuzemo urudodo cyangwa umushipiri bahuza umuzenguruko.

    Kora amakarita arimo imirongo yinyuranamo ushyiremo imyobo minini maze 

    usabe abana bafite imyaka 3 - 4 na bo bahuze ya myobo bakoresheje urudodo 
    cyangwa umushipiri. Fasha umwana ku buryo nta mwobo n’umwe asimbuka 

    atanyujijemo urudodo cyangwa umushipiri. 

    - Umwaka wa 1 uwa 2 n’uwa 3 w’amashuri y’inshuke: Umutwe wa 1: 
    Imibare, kubara.

    - Umwaka wa 3 w’ amashuri y’inshuke: Umutwe wa 7: Amashusho ngero

    Gutondeka imibare ku biti


    Buri mwana afata igiti kimwe kiriho umubareakawumenya ku buryo nibawuhamagara 

    yitaba.

    Gushinga ibiti biriho imibare mu gasanduku k’ imibare


    Abana bashinga mu gasanduku ibiti biriho imibare bari bafite igihe bakinaga 
    umukino, buri mwana agatunganya umubare we neza ku buryo ugaragara

    Ibikoresho bikenewe : 

    Ibikarito, umukasi, ,impapuro z’amabara, inkoni cyangwa ibiti bito , marikeri,
    ubujeni cyangwa amata y’imiyenzi...
    c
    – Andika imibare ku makarita byibuze buri mubare wisubiremo inshuro zirenga 
    eshatu.
    – Shyira amakarita ku uduti ukoresheje ubujeni noneho udutondeke. 

    cd

    – Umwana ava mu mwanya we akaza agafata agati kariho agapapuro kanditseho 
    umubare runaka maze agasubira mu mwanya we.
    – Umurezi asaba abana kureba imibare yanditse ku dupapuro, akababwira 
    ko navuga umubare runaka umwana uwufite, yitaba avuga ati: “Ndi hano” 
    hanyuma agahaguruka akabwira bagenzi be umubare afite. Urugero: Gatanu 
    uri he? Maze umwana ufite uwo mubare agahaguruka akavuga ati: “Ndi 
    hano.” Akazamura agati afite akabwira abandi umubare afite.
    – Umurezi akomeza guhamagara n’indi mibare abana bakitaba nk’uko uwa 
    mbere yabikoze. 
    – Uyu mukino abana bawukina mu igihe cy’ ubumenyi bw’imibare cyangwa mu 
    gihe k’imikino yo mu nguni.
    – Umwana umaze kuvuga umubare we akanawerekana , aragenda akawushinga 

    mu gasanduku k’ imibare

    m

    – Umurezi asaba buri mwana gufata imibare ibiri itandukanye, akabwira abana 

    bafite imibare isa bakegerana, cyangwa abana bagakoresha imibare yanditse 

    ku mabuye.

    – iyi mfashanyigisho yakwifashishwa mu mwitozo wo guhuza ikarita iriho 

    umubare n’ingano y’ibintu.

    Imibare yanditse ku mabuye ( imyaka 5 kugera 6)

    - Gutondeka imibare 

    - Gufata mu mutwe imibare 

    Ibikoresho bikenewe: 

    Impapuro, marikeri, ikaramu y’igiti.

    Kata impapuro nyinshi mu ishusho y’igi cyangwa indi shusho maze wandikeho 

    imibare itandukanye.

    - Umwana afata urupapuro maze akareba umubare uriho agakora utudomo 
    tungana n’umubare wanditse ku rupapuro yafashe, yifashishije ikaramu 
    y’igiti. 
    - Abana bakora mu gihe k’imibare cyangwa mu gihe k’imikino yo mu nguni 

    cyangwa umubyeyi akabikorana n’umwana we bari mu rugo

    - Byongera ubumenyi bwo kubara no kwibuka imibare.

    - Uyu mwitozo kandi ufasha abana gukuza imiyego y’ingingo nto . 

    - Umwaka wa 1, 2 n’uwa 3: Umutwe wa 1: Imibare.

    – Abana batekereza umubare uri kuburamo bakawuvuga.

    – Bashaka umubare ubura mu gakarito k’imibare bakawushyira mu myanya wawo.

    - Abana barabara bagatekereza imibare iri kuburamo. Iyo mibare iba yubitse 
    imbere yabo.
    - Iyo bashoboye kumenya umubare ubura , bubura ikarita imwe yasanga ihuye 
    n’ uwo mubare akayitondeka mu mwanya wayo.
    - Iyo umwana asanze iyo yubuye atari yo arongera akayubika aho yariri akubura 

    indi

    Ibikoresho bikenewe
    Igikarito , irati, marikeri, imifuniko y’amacupa cyangwa amakarita mato akoze mu 

    bikarito cyangwa mu mpapuro zikomeye.

    – Shushanya utuzu turi ku murongo umwe cyangwa imirongo ibiri iteganye ku 
    gikarito, ukoresheje irati na marikeri. Shaka imifuniko y’amacupa. Ushobora 
    no gukata udukarita duto ugereranyije n’utuzu washushanyije mu ikarito. 
    – Andika imibare neza uko ikurikirana muri twa tuzu ku gikarito wubahiriza uko 
    ikurikirana, nta numwe usimbutse. 
    – Andika imibare ku mifuniko y’amacupa cyangwa ku dukarita duto wakoze mu 
    rupapuro rukomeye cyangwa mu ikarito. 
    – Shyira imifuniko y’amacupa yanditseho imibare cyangwa udukarita duto, 
    muri twa tuzu twanditsemo imibare. Bikore ubihuza kandi wubahiriza uko 
    imibare ikurikirana ariko ugende usimbukamo imibare imwe n’imwe iza 
    kuzuzwa hakoreshejwe imifuniko cyangwa udukarita tutashyizwe mu tuzu 

    bihuje imibare.

    – Umwana asoma imibare yanditse mu tuzu, ku ikarito ayikoraho, iyo ageze 
    ahantu hari umubare ubura awuzuzamo akoresheje ya mifuniko y’amacupa 
    cyangwa twa dukarito duto twasimbutswe tuba twanditseho imibare.
    – Umurezi n’abandi bana bashimira umwana wujuje neza utuzu akoresheje 

    imifuniko cyangwa agakarita kariho umubare bijyanye.

    - Kumenya imibare no kuyitondeka ku murongo yubahiriza uko ikurikirana.

    – Guhuza imibare n’utudomo turi ku mifuniko y’amacupa cyangwa ku dukarita 
    duto.
    – Uyu mukino ukinwa n’abana bafite imyaka 5 - 6.

    - Umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3 :Umutwe wa 1: kubara 

    - Umwaka wa 3 : Umutwe wa 4: Gutondeka

    Imyaka 3 kugera 4


    Ibikoresho bikenewe

    Igikarito, irati, marikeri,imakasi.


    – Fata ibikarito bikomeye ukatemo urukiramende, kata byinshi cyane bitewe 
    n’ibyo ukeneye.
    – Hejuru ku rukiramende andikaho umubare rimwe, hasi ushushanyeho 
    ishusho imwe / akadomo kamwe. 
    – Ku rundi rukiramende na rwo rungana nk’urwa mbere hejuru andikaho kabiri 
    hasi ushushanyeho amashusho abiri cyangwa ushyireho amafoto abiri.
    – Komeza utyo kugera igihe urangirije imibare yose ushaka ariko ukore uko 
    ushoboye imibare n’amashusho bibe ari binini cyane ku buryo byorohera 
    umwana kubibona no kubikoresha.
    – Fata buri rukiramende urukate utandukanye imibare n’amashusho / utudomo 
    ubikate mu ishusho ushaka ariko yorohera umwana mu gihe cyo guhuza 
    imibare n’amashusho / utudomo.


    – Mu gihe k’imibare umurezi aha abana amabwiriza, akabereka uduce 
    twanditseho imibare n’uduce dushushanyijeho amashusho, akabasaba 
    gufata uduce twanditseho imibare buri wese ku giti ke akajya ahuza agace 
    kariho amashusho n’agace akariho umubare ungana n’ayo mashusho..
    – Ereka abana ko umubare umwe ujyana n’agace kariho amashusho kamwe 
    nibabihuza ntibihure neza ubwo baraba bashyize umubare aho udakwiye 
    kujya kuko buri mubare wuzuzanya n’agace kariho amashusho angana n’uwo 
    mubare gusa. 
    – Abana b’imyaka 6 bahuza neza amakarita yombi bakoresheje kubara 
    amashusho bagahuza n’umubare bingana.
    – Bika neze ayo makarita yanditseho imibare n’ashushanyijeho, ahantu atari 
    bwangirike.

    - Iyi ni inkomoko y’ubwigenge mu kwitoza guhuza imibare n’icyo bijyanye.
    - Bituma umwana afata mu mutwe imibare, maze yazagera mu mwaka wa 3 
    w’amashuri y’inshuke akazamenya gukuramo no guteranya byihuse.
    - Abana bakoresha imiyego y’ingingo nto mu gihe bahuza ibice by’ifoto 

    y’urungabangabo

    – Imikino yo guhuza imibare n’ingano y’ibintu igenewe abana b’imyaka 5 - 6.
    – Abana bato b’imyaka 3 - 4 ntibahuza imibare n’amashusho, bahuza 
    amashusho y’ibintu bifite icyo bihuriyeho. Urugero ugashushanya inka hejuru 
    hasi ukahashyira igikombe cy’amata; urubuto rukasemo kabiri n’urubuto 

    rudakase; ikaramu n’ikayi; umuti woza amenyo n’uburoso bw’amenyo.

    - Umwaka wa 1 n’uwa 2: umutwe wa 1: Kubara.

    Ibikoresho bikenewe

    Igikarito kinini, amakaramu y’ amabara cyangwa irangi, urudodo rurerure. 

    – Andika imibare ikurikiranye ku ruhande rw’ ibumoso ( 1,2,3,4,5,..). Andika 
    utudomo tungana na buri mubare umwe mu yo wanditse ariko uvangavange 
    ntuyikurikiranye.

    – Abana bifashisha urudodo bagahuza umubare n’ utudomo tungana n’ uwo 

    mubare. Bikorwa mu gihe k’ imikino yo mu nguni.

    - Kumenyera gukorana ubushishozi no kwitegereza mu gihe bahuza 
    amashusho asize amabara n’ibyerekezo byayo.
    - Bikomeza ingingo nto.
    - Kumenya amerekezo.
    - Kwihangana, kwitegereza no gutekereza byimbitse.
    - Kumenya kwikemurira ibibazo.

    - Kongera ubumenyi bw’imibare.

    - Umwaka wa 2 n’uwa 3: umutwe wa 1: Kubara.

    Intambwe zo gukora imfashanyigisho z’ amashusho ngero zira mu mashusho 
    akurikira:

     Ibikoresho bikenewe: 

    Amakarito, Tiripuregisi ( triplex), imakasi, marikeri, ikaramu y’ igiti, irati, icyuma , 
    kompa

    Teripuregisi itabonetse wakoresha igikarito gikomeye cyangwa ibice by’ijerekani.

    – Ku gikarito shushanyaho mpaneshatu, mpandenye(urukiramende na kare), 
    uruziga. Ni ngobwa gukora twinshi kandi tunyuranye, tutangana kugira ngo 
    tuzifashishwe mu myitozo itandukanye.
    – Fata icyuma ukate ya mashushongero ,unyuze mu mirongo washushanyije 
    hanyuma uyatandukanye naho yari ashushanyije. 
    – Gusiga amabara amashushongero yose yakaswe.

    – Yavangavange uyarambike iruhande rw’aho wayakase

    - Abana bagira ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo, bakamenya ibisa 
    n’ibidasa .
    - Bifasha abana gutekereza byagutse bikanateza imbere imiyego y’ingingo nto.
    - Abana biga kwifatira ibyemezo ku giti cyabo.
    - Biga guhitamo icyo bashaka bagendeye ku myanzuro yabo.
    - Abana bamenyera gukorana ubushishozi.

    – Abana mu myaka yose bashobora kubumba amashushongero bakabikora ku 

    rugero rwabo.


    - Umwaka wa 1 n’uwa 2: Umutwe wa 2: Gushyira hamwe ibisa, umutwe wa 
    3: Igereranya 
    - Umwaka wa 2: Umutwe wa 2: Gushyira hamwe ibisa; umutwe wa 3: 
    Igereranya.
    - Umwaka wa 3: Umutwe wa 2: Gushyira hamwe ibisa.

    Kubumba ibiceri ukoresheje ibumba ( imyaka 3 kugera 6)

    Intambwe zo kubumba ibiceri mu ibumba ziragaragara mu mashusho akurikira

    Ibikoresho bikenewe
    – Ibumba, icyuma n’ urubaho rwo kubumbiraho igikarito cyangwa urupapuro 
    rukomeye

    – Igitaka k’imonyi cyangwa inombe cyakwifashishwa ibumba ribuze.

    – Tangira ukata ibumba ukoresheje intoki , hanyuma ufate igiceri ugitsindagire 
    muri rya bumba hagati, kirishushanyamo, hanyuma ucyomoremo, harasigara 
    ishusho yacyo.
    – Fata icyuma ukate ibumba riri ku mpande y’ igiceri kugira ngo igiceri gisigare 

    kimeze neza

    Ibikoresho bikenewe
    – Kora inoti ukata impapuro zingana n’amafaranga wandikeho imibare: 500, 1000, 
    2000, 5000. Hanyuma ufate ibiceri bibumbye mu ibumba cyangwa imifuniko 
    y’amacupa maze ikoreshwe nk’ibiceri bya 5, 10, 20, 50, 100.
    – Shaka ububiko bwo kubikamo ibiceri (icupa rya parasitike, igikombe, agakarito 
    n’ibindi.)


    Uko umukino ukinwa:

    - Mu mikino yo mu nguni umurezi afasha abana kwitoranyamo ababa abakozi 
    ba banki n’ababa baje babagana , baje kubitsa cyangwa kubikuza
    - Abana baje kubitsa babwira umukozi wa banki kubabikira cyangwa 
    kubabikuriza amafaranga.
    - Abaje kubitsa baha umukozi wa banki amafaranga akayabara, abakorera 
    urupapuro rugararaza ko babikije cyangwa babikuje amafaranga akarubaha 
    bakarusinyaho hanyuma bakarumusubiza, na bo bagatwara urundi bisa.
    - Abaje kubikuza umukozi wa banki abaha amafaranga bakayabara barangiza 
    bagataha.

    Ibikoresho bikenewe
    - Fata udukarito turimo ubusa n’ibindi bintu bitandukanye twasanga mu iduka 

    nk’amakaye, amakaramu, amazi n’ibindi, maze ushyire igiciro kuri buri kintu.

    Uko Umukino ukinwa:


    - Mu gihe k’imibare cyangwa mu itangira ry’imikino yo mu nguni umurezi 
    afasha abana kwitoranyamo abacuruzi n’abaguzi
    - Abana bahitamo icyo bashaka kugura bakabaza igiciro cyacyo. 
    - Iyo bagiye kwishyura icyo basabye umucuruzi, babara inoti cyangwa ibiceri 
    bakishyura.
    - Umucuruzi yakira amafaranga akayagumana agahereza umuguzi icyo 
    yamusabye maze na we agatwara ibyo yaguze.

    - Abana bigana ibintu babona mu rugo n’amazina yabyo bikongera ubumenyi 
    bwabo n’uburyo amagambo akoreshwa.
    - Abana babona amahirwe yo kwitegereza, gukina hanze bagaragaza 
    ibitekerezo n’imbamutima byabo.
    - Abana biga gutandukanya inoti n’ibiceri.
    - Abana bagira amahirwe yo guhuza amafaranga no kugura no kugurisha.
    - Abana babona amahirwe yo gukoresha amagambo ajyanye no kugura no 
    kugurisha.

    - Iyo uri kwandika inyemezabwishyu harimo uburyo bwo kwitoza kwandika.

    – Igihe bakina bigana ni ngombwa kubabonera ibikoresho bikenerwa bituma 

    agaragaza neza uwo ari we.

    - Umwaka wa 1 n’uwa 2 : Umutwe wa 5: Gutandukanya ibiceri n’inoti.

    - Umwaka wa 3 : Umutwe wa 6: Gukoresha neza amafaranga.

    bikoresho bikenewe

    Ibikoresho by’ibanze, ikarito cyangwa imbaho zoroshye za teripuregisi (triplex)

    D

    Intambwe zo gukora udutafari two 
    gutombora twa dayisi “dice”


    – Imikino ikoreshwamo udutafari twa 

    dayisi “dice” ishobora kwifashisha 
    utudomo, imibare, amabara cyangwa 
    amashusho.
    – Dayisi (dice) igizwe n’impande 6 zingana. 
    – Fata ikarito / urubaho upime mpandenye mu bice 6 bingana zikoze ishusho 
    y’umusaraba nk’uko bigaragara ku ishisho. Kata udukarita tungana twa 
    mpandenye muri ya shusho y’umusaraba ubundi ushushanyeho utudomo 
    (tugaragaza imibare itandukanye) kuri za mpandenye zigize uwo musaraba.
    – Huza ayo mashusho ya mpandenye ukoresheje sikoci.
    – Zengurutsaho sikoci cyangwa ubujeni kugira ngo ibyo bice bifatane neza 

    bikomere kandi ntibyangirike.

    Hari uburyo butandukanye bwo gukoresha uyu mukino wo gutombora ari bwo 

    bukurikira :

    Ibikoresho bikenewe :
    Udutafari twa dayisi “dice“ turiho imibare kuva kuri 1 kugeza 10

    Uko umukino ukinwa :

    - Uyu mukino usaba abana barenze babiri byibuze kandi bazi imibare mu 
    mutwe bagaterera agatafari ka dayisi “dice” hejuru kugira ngo bafore imibare 
    bahisemo.
    - Mbere yo gutera hejuru dayisi (dice) buri mwana ahitamo umubare ashaka 
    gutombora kuva kuri 1 kugera ku 10 biterwa n’ikigero cy’umwana. Buri 
    ruhande rw’ agatafari ka diyisi “dice” ruba ruriho imibare itandukanye n’iri 
    ku rundi ruhande. 
    - Abana barenze umwe bashobora guhitamo umubare umwe. Umwe arabanza 
    agatombora yarangiza agahereza agatafari ka dayisi “dice” mugenzi we na 
    we agatombora .
    - Iyo umwana atomboye umubare yari yahisemo arabishimirwa agahereza 
    mugenzi we na we agatombora. Iyo atawutomboye yemererwa gusubiramo 
    rimwe.
    - Barakomeza gukina kugeza igihe cyagenwe kirangiye.


    Ibikoresho bikenewe: 
    Udutafari twa dayisi “dice” turiho imibare itandukanye, ibishyimbo, utubuye, 
    imifuniko y’amacupa cyangwa ibigori, igikombe cyangwa ikarito yo kubikamo ibyo 

    bikoresho.

    – Umurezi abwira abana uko umukino ukorwa mu gihe k’imibare cyangwa 
    mu gihe k’imikino yo mu nguni.
    – Batangira umukino hari igikombe cyangwa agakarito karimo ibishyimbo / 
    ibigori /utubuye.
    – Abana babiri bakina bashyira udutafari twa dayisi “dice” ku meza cyangwa 
    ku kirago / umukeka.
    – Umwana aterera agatafari hejuru maze uko kaguye akareba umubare uri 
    ku gice cyo hejuru, akabara ibishyimbo, ibigori cyangwa utubuye bingana 
    n’umubare yatomboye (umubare wagaragaye kuri cya gice cyo hejuru) 
    akabikura muri cya gikombe cyangwa agakarito byarimo, akabigumana.
    – Abana barakomeza bagakina kugeza ubwo ibishyimbo, ibigori cyangwa 
    utubuye byari byateganyijwe bishizemo.

    – Buri mwana abara ibyo afite atavuga umubare.

    – Uburyo bwo guhindura imfashanyigisho.
    Ushobora gukora amakarita yanditseho imibare itandukanye maze umwana 
    akanaga agatafari ka dayisi “dice” iriho utudomo cyangwa amashusho hejuru 
    hanyuma ahereye ku mubare w’ utudomo waje hejuru umwana akajya gutoranya 
    ikarita iriho umubare bihwanye. 
    Ushobora no guhindura amakarita akabaho amashusho, dayisi ikabaho imibare.
    – Uyu mukino ukinwa mu gihe k’ imibare ku ruziga , mu gihe k’ imikino yo mu 
    nguni, haba mu ishuri cyangwa hanze y’ ishuri ndetse no mu rugo.

    – Abana bakina ari babiribabiri cyangwa mu matsinda mato.


    - . Uyu mukino wigisha abana imibanire n’abandi.
    - Uyu mukino utuma abana bishima ndetse n’imiyego y’ingingo ntoya 
    igakura.
    - Umukino wo gutombora wigisha abana imibare, kubara, guteranya no 
    gukuramo mu buryo bwihuse.

    Umwaka wa 2; Umutwe wa 1: Imibare .

    Umwaka wa 3: Umutwe wa 1: Imibare no guteranya

    Ibikoresho bikenewe

    Udukombe dutandukanye: utunini n’uduto, umucanga.

    - Abana bayorera umucanga mu dukombe bakuzuza .
    - Abana bashobora guteranyiriza umucanga mu gakombe kamwe cyangwa 

    bakawugabanyiriza mu tundi dukombe.

    – Abana buzuza umucanga mu dukombe dutatu cyangwa twinshi ariko bagasiga 
    utundi dukombe turimo ubusa.
    – Umurezi asaba abana kugabanyiriza wa mucanga mu tundi dukombe turimo 
    ubusa.
    – Abana bagenda basuka umucanga muri twa dukombe turimo ubusa , 
    bakagabanya umucanga wari uri mu dukombe bawugabanyiriza mu tundi 
    bingana bakaringaniza cyangwa bagasumbanya bitewe n’ ibyo umurezi 
    yababwiye.

    – Umurezi agenda ababaza ahari byinshi / bike.

    Ibikoresho bikenewe : 
    Imifuka, impapuro z’amabara, amakarita akoze mu rupapuro rukomeye,marikeri, 
    ubujeni.

    – Tegura amakarita ku rupapuro rukomeye kandi ukoreshe amabara 
    atandukanye.
    – Kata amashusho arindwi mu ishusho nziza ishimisha abana, yakate mu 
    mabara atandukanye.
    – Andika iminsi y’icyumweru kuri ayo mashusho cyangwa ku makarita maze 

    uyatake ku rukuta, ukoresheje ubujeni cyangwa amata y’imiyenzi.

    – Umurezi yigisha abana amazina y’iminsi y’icyumweru yifashishije indirimbo 
    cyangwa imivugo
    – Umurezi abaza abana ngo “uyu munsi ni ku wa kangahe?” .
    – Umurezi ashyira ku rukuta amakarita yanditseho iminsi y’icyumwerun 
    hanyuma agasaba abana kujya gushaka umunsi bariho ku rukuta .
    – Umurezi amenyereza abana umunsi bagezeho ,akabereka aho wanditse.
    – Umurezi n’abana bafashanya kwibukiranya uko iminsi y’icyumweru 
    ikurikirana. 
    – Abana bashobora kumenya umunsi bagezehe bagendeye ku mabara 
    yanditswemo 
    – Umurezi yigisha iminsi igize icyumweru, mu gitondo abana bari ku ruziga 
    cyangwa mu igihe k’imibare bakamenyera kuvuga umunsi bagezeho buri 

    munsi.

    - Abana bafata mu mutwe iminsi y’icyumweru

    - Abana bashobora gutondeka amakarita yanditseho iminsi y’icyumweru.

  • IGICE CYA III: GUTEGURA ISHURI


    Uko bitegurwa:
    - Umurezi ategura zimwe mu mfashanyigisho zo kumanika mu ishuri,
    zigahoraho, kubera ko ibikorwa biba bigaragaraho ari byo abana bagenderaho
    iminsi yose baba bari ku ishuri.
    - Umurezi azimanika ahantu haboneye kandi abana bashobora gushyikira.
    - Umurezi asobanurira abana kandi akabamenyereza kujya barebaho buri
    munsi.
     Urugero:
    Ingengabihe y’ ibikorwa bya buri munsi: abana bamenyera uko ibikorwa by’ umunsi
    bikurikirana.
    Inguni : Abana bamenyera aho buri nguni iherereye n’ imfashanyigisho zibonekamo
    ku buryo watuma umwana igikoresho iki n’ iki akamenya aho agisanga
    Abana bitabiriye ishuri rya buri munsi: Abana barabimenyera ndetse bagashobora
    no kumenya umwana wasibye, abo baturanye bakaba bamenya n’ ikibazo yagize.
    Umurezi nawe biramworohera mu kugenzura ishuri rye.


    Ibikoresho bikenewe:
    Imifuka, imishito yo mu duti cyangwa ibikenyeri by’amasaka, urupapuro rukomeye
    rw’ibara, marikeri n’amakaramu y’amabara.

    – Kata umufuka ku ruhande rumwe ku buryo ugira igipande kimwe kinini.
    – Kata igice cy’umufuka nka cm 10 ku 10 noneho udodereho kuri wa mufuka
    munini.(reba ifoto hejuru).
    – Kora amakarita ariho imibare 1-9, 0-9 ku bakobwa na 1- 9, 0-9 ku bahungu
    uyuzuze mu gafuka.
    – Kata imishito uyigabanyemo kabiri ukoresheje agakero gato.
    – Siga ku mpera z’uduti ukoresheje amabara atandukanye; abahungu ibara
    ryabo n’abakobwa ibara ryabo.
    – Andikaho ibirango: umubare w’abitabiriye, abahungu n’abakobwa; nk’uko
    bigaragara ku gishushanyo.

    – Mu cyumweru cya mbere k’itangira ry’ishuri, abana bigishwa n’umurezi uko
    bakoresha ahandikwa abitabiriye,igihe abanyeshuri binjiye mu ishuri, bafata
    ibara ry’agati nyako bakakajyana mu gafuka k’abakobwa n’abahungu.
    – Igihe abana bose baje, umurezi afatanyije n’abana abara uduti tw’abahungu
    n’uduti tw’abakobwa, agasuzuma abanyeshuri baje.
    – Umurezi agaragaza abahungu n’abakobwa baje akanagaragaza igiteranyo
    cy’abahari bose mu ishuri.
    – Umurezi ashobora kuvuga niba abakobwa aribo baje ari benshi kurusha
    abahungu cyangwa se niba abahungu baruta abakobwa.
    – Ashobora no kugaragaza niba abanyeshuri baje uyu munsi ari bo bake kuruta
    abaje ejo hashize.
    – Uko abanyeshuri bagenda bamenya imibare neza mu mwaka wa 3, abana
    bashobora gukomeza kubara uduti ubwabo, bakareba umubare bijyanye.

    Igihe bikoreshwa.

    – Ibi bimanikwa iruhande rw’urugi rw’ishuri kugira ngo abana babashe kubikoresha

    igihe binjiye mu ishuri bwa mbere.

    – Umurezi abyifashisha kugira ngo yuzuze ibidanago by’abitabiriye ishuri. Igihe

    wamanitse ibi nta bwo ari ngombwa kongera kwandika umubare w’abaje

    n’abasibye ku kibaho.

    Ibi bizafasha mu kuzuza neza ikidanago kigaragaza abitabiriye ishuri

    n’abasibye.

    - Abana baziga kubara imibare bava ku mito bajya ku minini banige kuyibara

    bava ku minini bajya ku mito.

    - Iterambere mu miyego: mu gufata uduti badushyira mu mwanya watwo 

    wabugenewe bakanavangura imibare yanditse ku makarita.

    - Abana bigiramo uburinganire bw’ibitsina byombi bagatangira gukoresha

    imvugo nyayo.

    Ibikoresho by’ibanze bikenewe:

    Umufuka, urupapuro rukomeye rw’ibara.

    Kata umufuka uwutunganye neza ku mpera zawo.

    – Rambura umufuka hasi cyangwa ku meza noneho ushyireho ibishushanyo

    by’ibikorwa by’abana. Gabanyamo umwanya ungana kuri buri gikorwa.

    – Shushanya ibishushanyo bya buri gikorwa. Ugenzure niba ishusho y’igikorwa

    ari ndende bihagije ku buryo abana bayibona neza. Shyiraho igihe n’izina rya

    buri gikorwa.

    Igihe bikoreshwa:

    – Bishobora gukoreshwa mu ntangiriro y’umunsi bigafasha abana kumenya

    ibikorwa by’umunsi, n’ibiri bukurikireho.

    – Ku ntangiro ya buri gikorwa cyanecyane mu ntangiriro z’umwaka, umurezi

    agomba kwereka abana gahunda y’umunsi akerekana igikorwa kiba kigiye

    gukurikiraho.

    – Gahunda y’umunsi ishobora nanone gukoreshwa nk’ishakiro ry’umurezi, bifasha

    kandi abana n’abashyitsi kumenya ibijyanye n’igikorwa kiri gukorwa mu ishuri

    ndetse n’igikurikiraho.

    Ibi bizafasha umurezi n’abana gukurikiza igihe banumva neza ko ibikorwa

    biba bitandukanye muri gahunda y’umunsi.

    - Abana batera imbere mu kumenya igihe no gukurikiza ibikorwa by’umunsi

    Imibare yo ku makarita ikoreshwa mu kugaragaza abitabiriye n’abasibye,

    ikoreshwa kandi mu bindi bikorwa no ku ruziga mu guteza imbere imibare.

    – Amakarita agaragaza inguni agomba kugaragara amanitse mu ishuri ku nkuta.

    – Imfashanyigisho zigomba kuba ziteguye muri izo nguni. (Urugero: mu nguni

    y’imibare hategurwa imfashanyigisho z’imibare, mu nguni y’indimi hategurwa

    imfashanyigisho z’indimi, n’izindi).

    Umwaka wa 3; umutwe wa 5: Ibikorwa by’umunsi n’iby’icyumeru.

    Umwaka wa1n’uwa 2; umutwe wa 4: Gahunda y’umunsi

    Kubika neza imfashanyigisho ni ngombwa cyane kubera ko bifasha umurezi kuzigeraho

    ku buryo bworoshye igihe azikeneye mu kwigisha ikigwa runaka. Imfashanyigisho

    zishobora kubikwa hamwe mu kintu kimwe ugendeye ku byigwa cyangwa ku bwoko

    bwazo. Imfashanyigisho zibitse neza bifasha umurezi kuzibungabunga bityo akaba

    yamenya izangiritse akazisana cyangwa izabuze akazisimbuza izindi.

    Kubika neza imfashanyigisho kandi byongera bikanakuza ubumenyi bwo gufata

    neza ibintu haba ku murezi ndetse no ku bana muri rusange.

    Imfashanyigisho zibikwa ahantu humutse kandi hatekanye kugira ngo zitangirika.

    Zigomba kubikwa aho abana bagera. Imfashanyigisho zabikwa nko mu isanduka,

    mu tubati, mu mifuka idoze neza yabugenewe, mu macupa mu tujerekani dukase,

    mu bikarito cyangwa mu ibahasha n’ahandi hatekanye.

    Amashusho akurikira arerekana bumwe mu bubiko umureziashobora kwikorera

    bukamufasha kubika neza imfashanyigisho:

    – Ububiko bw’ ibitabo bukoze mu gitambaro n’ ubundi bukoze mu ibahasha

    Ububiko bw’ amakarita y’ inyuguti, ay’ imibare bukase mu tujerekani.

    – Ububiko bw’imfashanyigisho zinyuranye bukoze mu bikarito, buri bwoko mu

    kazu kayo

    – Ububiko bw’ inyuguti bukozwe mu gafuka

    – Ububiko bukozwe mu bikombe

    – Ububiko bukozwe mu bikombe: kubika imfashanyigisho mu bikombe bikorwa

    hirindwa ko nyuma yo kuzikoresha zazasandagurika. Umurezi asabwa gutoranya

    igikombe cyaba icya parasitiki cyangwa icy’icyuma.

    Ikitonderwa : Ububiko bw’ ibumba bugomba kuba bwihariye. Ibumba ribikwa mu

    ishashi cyangwa mu gikombe gikonje kandi gifunze neza kugira ngo rituma.

    - Integanyanyigisho y’ uburezi bw’ inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku

    myaka 6

    - Igitabo k’ikinyarwanda ( amashuri y’ inshuke mu Rwanda)

    - Early childhood Development Kit ( a treasure box of activities)

    - Igipimo ngenderwaho mu mashuri y’ inshuke

  • IGICE CYA II : 3 :INDIMI

    - Mu gihe ukora cyangwa utegura imfashanyigisho zijyanye n’inyuguti, koresha

    inyandiko yabugenewe mu myandikire y’inyuguti nk’uko bigaragara ku ifoto

    yatanzwe hasi.

    - Ca imirongo iza kubahirizwa mu kwandika inyuguti ukoresheje irati kugira ngo

    inyandiko zize kuba zigaragara neza

    - Banza wandike inyuguti ukoresheje ikaramu y’igiti kugira ngo nibiba ngombwa

    ko usiba bikorohere mu rwego rwo kugira ngo inyuguti zikwire aho zandikwa

    - Nyuza marikeri mu nyuguti wanditse n’ikaramu y’igiti kugira ngo zibashe

    kugaragara neza.

    Ibikoresho bikenewe: umufuka w’ibara rimwe kandi utagize ikindi cyanditseho,

    marikeri, umukasi, irati, icyuma, buji.

    - Ca umurongo ugororotse aho ushaka gukatira umufuka wawe.

    - Koresha icyuma gishyushye cyangwa umukasi mugihe ukata umufuka

    wawe.

    - Funika impande z’ umufuka wawe aho wakase hose ukoresheje sikoci

    mugihe umaze kuwukata kugira ngo utadodoka.

    - Iyo wakoresheje icyuma gishyushe si ngombwa gufunika impera z’umufuka

    kuko iyo humutse hahita hakomera.

    – Udafite umufuka ushobora gukoresha ibikoresho bikurikira byandikwaho

    inyuguti : Imbaho za tripuregisi, ibikarito, ibipapuro bikomeye cyangwa

    ibitambaro.

    – Uko wakora imfashanyigisho iriho amashusho n’inyandiko:

    Ì Ca imirongo maze ushushanye ukoresheje ikaramu y’igiti kugira ngo ifoto

    cyangwa inyandiko zize gukwirwamo neza.

    Ì Iyo umaze gukoresha ikaramu y’igiti ushushanya cyangwa wandika

    usubiramo imirongo ukoresheje igikoresho kiramba nka marikeri cyangwa

    irangi ry’ amavuta hakoreshejwe uburoso bw’amarangi.

    Ibikoresho bikenewe:

    Ibikarito, umufuka cyangwa impapuro nini zo kwandikaho, udukarita duto cyangwa

    imifuniko y’ amacupa, irati, marikeri, imakasi, amakarita y’inyuguti

    – Fata igikarito, igipapuro kinini cyangwa umufuka, upime utuzu 24 tungana ku

    buryo buri kazu gakwirwamo umufuniko w’icupa cyangwa ikarita y’inyuguti

    ( koresha imirongo 4 itambitse n’imirongo 6 ihagaze cyangwa 3 itambitse

    n’imirongo 8 ihagaze)

    – Andika inyuguti imwe muri buri kazu.

    – Izo nyuguti kandi zandike ku mifuniko y’amacupa cyangwa ku makarita

    wakase mu gikarito.

    – Muri uyu mukino abana bitegereza buri nyuguti yanditse mu kazu kari ku

    gikarito , bagashaka iyo bisa iri ku ikarita cyangwa ku mufundikizo w’ icupa,

    hanyuma agafata iyo karita akagereka ku nyuguti imeze kimwe n’ iyanditse ku

    gikarito akabihuza.

    – Hashobora gukoreshwa inyuguti nto cyangwa inyuguti nkuru.

    – Abana bashobora no gukina uyu mukino bahuza inyuguti nto n’inkuru zazo

    mu gihe bamaze kuziga zose.

    – Buri mwana ashobora gukora wenyine cyangwa bagakorera mu matsinda

    ya babiribabiri (Inyuguti nkuru ni mu mwaka wa 2 naho inyuguti nto ndetse

    n’izivanze ni mu mwaka wa 3 w’amashuri y’inshuke )

    – Uyu mukino wongerwa mu nguni y’ ururimi.

    - Abana bamenyera inyuguti z’Ikinyarwanda

    - Abana bakuza ubushobozi bwo gukorana ubushishozi, bagateza imbere

    imiyego y’ingingo nto bigashyigikira imikorere y’ubwonko bw’ibumoso n’

    ubw’iburyo

    - Iyo abana bakoranye ari babiribabiri bazamura ubushobozi mu

    mbamutima, mu bufatanye, mu rurimi no mu busabane.

    - Abana bazamura ubushobozi bwo guhangana n’ imbogamizi mu gihe k’

    ibikorwa by’imyigire no kwirinda ibyabarangaza.

    – Ushobora gukoresha amakarita y’ inyuguti nto cyangwa inkuru bitewe n’

    ikigero cy’ abana.

    – Muri iyi mikino ni ngombwa gushishikariza abana gukoresha amaboko yombi

    Iyi mfashanyigisho y’ inyuguti itegurwa mu buryo igaragara nk’ikinyamubyimba.

    Igomba kuba ikurura amatsiko y’umwana. Ibi kugira ngo bigerweho wubaka

    inyuguti ku buryo bw’ ikinyamubyimba imbere ugafungiranamo ibintu bishobora

    gutanga amajwi igihe umwana akoze ku mfashanyigisho cyangwa igihe ayijunguje.

    Ibi bikurura umwana cyane ko aba ageze mu gihe ashaka kuvumbura amajwi

    akinisha ibintu bitandukanye. Izi nyuguti zigomba kuba zisennye neza ku buryo

    zidakomeretsa umwana.

    Ibikoresho bikenewe: Amakarita y’inyuguti.

    - Umurezi atondeka amakarita y’inyuguti zikurikiranye ku murongo wa

    mbere.

    - Ku murongo wa kabiri azitondeka akuramo zimwe akazubika.

    - Abana bitegereza uko amakarita atondetse mu mirongo yombi bagatahura

    inyuguti ibura mu murongo wa kabiri bakayishyira mu mwanya wayo.

    - Umurezi arongera akavanga amakarita akayakura mu mwanya yari arimo,

    hanyuma agahisha udukarita tubiri batamureba akabaza abana inyuguti

    ziri kubura

    - Abana batekereza inyuguti iri kubura bakayivuga kandi bakubura agakarita

    yanditseho bakayishyira mu mwanya wayo.

    - Buri mwana afata ikarita y’inyuguti (iyo hari abana barenga 24, wongeraho

    irindi tsinda ry’ inyuguti).

    - Abana baririmba itonde ry’inyuguti bagendagenda cyangwa biyereka mu

    ishuri.

    - Umurezi avuga izina ry’inyuguti azikurikiranya uko ziri mu itonde

    ry’inyuguti.

    - Umwana wumvise bageze ku izina ry’inyuguti afite, azamura ikiganza

    kirimo iyo nyuguti agahagarara imbere.

    - Inyuguti zose zirangiye, abana bongera kuririmba itonde ry’inyuguti

    bagendagenda mu ishuri bajya kwicara mu myanya yabo.

    - Uyu mukino ukinwa mu gihe cy’ ubumenyi bw’ ururimi.

    - Abana bamenyera inyuguti

    - Abana batera imbere mu mbamutima

    - Abana bazamura ubumenyi mu kumva no gutandukanya amajwi

    Uyu mukino ukinwa bamaze kwiga inyuguti zose.

    Umwaka wa 2, umutwe wa 5: Imyigishirize y’ inyuguti

    Umwaka wa 3, umutwe wa 4 n’uwa 5: itonde ry’inyuguti z’Iikinyarwanda

    Abana bigana uko inyuguti zanditse bakoresheje ibishyimbo, ibigori cyangwa

    utubuye duto.

    Ibikoresho bikenewe

    - Igikarito cyangwa igipapuro kinini , umukasi, marikeri, ibishyimbo cyangwa

    ibigori, cyangwa utubuye

    – Kata amakarita mu gikarito cyangwa mu mpapuro z’amabara anyuranye.

    – Andika inyuguti kuri ayo makarita.

    – Tegurira abana ibishyimbo, ibigori cyangwa utubuye duto bari bwifashishe.

    – Buri mwana ahabwa amakarita ariho inyuguti hamwe n’ibishyimbo.

    – Abana bakora inyuguti zanditse ku makarita bifashishije ibishyimbo.

    – Abana bashobora gukina uyu mukino buri wese ku giti ke cyangwa

    babiribabiri mu itsinda.

    – Abana bashobora no gukoresha ibigori cyangwa utubuye duto mu gihe nta

    bishyimbo byabonetse.

    - Abana bamenyera uko inyuguti yanditse.

    - Abana bateza imbere ibice byombi by’ubwonko.

    - Abana bateza imbere imiyego y’ ingingo nto.

    - Abana batera imbere mu mbamutima , mu busabane n’ ubufatanye igihe

    bakora babiri babiri, basaranganya ibikoresho batabirwanira

    - Hashobora kwifashishwa imifuniko y’amacupa mu mwanya w’amakarita.

    - Ibigori, utubuye, uduti,… mu mwanya w’ibishyimbo.

    - Inyuguti zigomba kuba zanditse neza ku makarita kandi zigaragara.

    - Ni ngombwa gushishikariza abana gukoresha amaboko yombi igihe bakora

    inyuguti.

    Umwaka wa 2 n’uwa 3, umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

    Abana b’imyaka 4 kugera kuri 5

    Abana batangira babumba imirongo ari yo baheraho bahuza bagakora inyuguti

    Abana b’imyaka 5 kugera kuri 6

    Abana babumba inyuguti bamaze kwiga

    Abana bahabwa ibumba bagahabwa n’ amakarita ariho imirongo cyangwa

    inyuguti zimaze kwigwa , bakazibumba bigana uko zanditse.

    - Mu nguni y’ ubugeni, umurezi ayobora abana bakaba babumba inyuguti

    bagezeho.

    - Abana barebera ku makarita y’ inyuguti cyangwa aho zanditse ku kibaho

    bakazigana bazibumba.

    - Abana bakura mu mitekerereze, bamenya gukorana ubushishozi, kwigana

    uko ikintu giteye kandi bagateza imbere imiyego y’ ingingo nto.

    - Umwaka wa 1, umutwe wa 4: itonde ry’ inyuguti z’ ikinyarwanda – Guca

    imirongo itandukanye

    - Umwaka wa 2 n’uwa 3, umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti

    z’Ikinyarwanda

    Ibikoresho bikenewe

    - Ibikarito, urudodo, marikeri n’imakasi.

    – Kata igikarito kiringaniye umwana ashobora gukoreraho, gishobora kujyaho

    inyuguti 5 cyangwa 6.

    – Andika inyuguti nkuru ku ruhande rumwe rw’igikarito, wandike into zazo

    ku rundi ruhande ariko uzitondeke unyuranyije urukurikirane rw’uko inkuru

    zitondetse. Wirinde kuzandika ku mpera cyane.

    – Iruhande rwa buri nyuguti, caho akanya gato kaza kunyuzwamo urudodo.

    – Seseza urudodo ku gikarito hejuru hagati na hagati.

    – Mbere yo guca urudodo, banza ukine uwo mukino uwurangize maze ubone

    uko urudodo ukeneye ruza kuba rureshya, hanyuma ubone gucaho ururenga.

    Abana b’ imyaka 5 kugera kuri 6

    – Abana batangirira hejuru ku ruhande rw’ibumoso bagasoma inyuguti

    ya mbere. Bagashaka inyuguti bisa ku ruhande rw’iburyo hanyuma

    bakayerekezaho urudodo, bakarunyuza muri ka kanya gakase kari imbere

    y’inyuguti.

    – Abana bashobora gukina uyu mukino buri wese ku giti ke cyangwa bari mu

    matsinda ya babiribabiri mu gihe k’ imikino yo mu nguni

    - Abana bamenyera inyuguti nkuru n’into.

    - Abana bazamura ubushobozi mu gukorana ubushishozi ndetse bagateza

    imbere imiyego y’ingingo nto.

    - Iyo abana bakoze iki gikorwa ari babiribabiri batera imbere mu mbamutima,

    mu rurimi no mu busabane n’abandi.

    - Abana bazamura ubushobozi mu gutekereza no kwikemurira ibibazo.

    – Ku bana bakiri bato cyane bashobora gukoresha amashusho mu mwanya

    w’inyuguti.

    – Inyuguti nkuru ni kubana biga mu mwaka wa kabiri naho inyuguti nto cyangwa

    into n’ inkuru ni mu mwaka wa gatatu

    Umwaka wa 2 n’uwa 3,umutwe wa 4 n’uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

    Imfashanyigisho zikenewe mu mukino: Inkoni, amakara cyangwa ingwa, imbuga.

    Uko umukino w’imbata utegurwa

    - Shaka imbuga isukuye

    - Shushanya urukiramende maze urucemo nibura utuzu 8

    - Muri buri kazu andikamo inyuguti imwe cyangwa ishusho imwe.

    - Banza ubwire umwana ko mugiye gukina “umukino imbata/ikibariko”

    ( umukino wo gusimbuka mu tuzu)

    - Bwira umwana age asimbukara ku nyuguti cyangwa ku gishushanyo uvuze.

    - Hindura umukino, ubwire umwana asimbukire ku nyuguti cyangwa

    ku gishushanyo ashatse hanyuma avuge inyuguti cyangwa ishusho

    asimbukiyeho.

    – Abana bamenyera gutandukanya inyuguti, uko zandikwa n’uko zisomwa.

    – Abana bazamura ubushobozi mu kwitegereza no gutekereza byimbitse no

    gukemura ibibazo.

    – Abana bateza imbere ingingo nini.

    – Ku bana bakiri bato, wakoresha amashusho y’ibintu bamenyereye cyangwa

    imirongo bize

    – Ku bana bafite imyaka 5 kugera 6, ushobora kuvanga inyuguti nto n’inkuru

    cyangwa kuvanga inyuguti n’amashusho.

    – Niba umwana afite ubumuga atabasha gusimbuka, mureke ashyire ibuye,

    inkoni cyangwa umupira ku nyuguti cyangwa igishushanyo uvuze.

    Umwaka wa 2 n’uwa 3,umutwe wa 4 n’uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

    Imyaka 2 kugera kuri 4

    Abana bitegereza ku mashusho , bagahitamo ishusho imwe babona idasa n’ izindi

    biri kumwe bakayerekana bakozaho urutoki cyangwa barambikaho agakarita

    Abana b’imyaka 5 kugera kuri 6)

    Abana basoma cyangwa bakitegerezanya ubushishozi ibyanditse ku murongo umwe

    utambitse bakerekana ikidasa n’ ibindi bisigaye.

    Ibikoresho bikenewe

    - Igikarito, irati, marikeri, udukarita tutanditseho.

    – Kata igikarito kiringaniye kubera ko gikoreshwa n’umwana w’inshuke, ku

    buryo kijyaho imirongo 4 cyangwa 5 itambitse, kuri buri murongo hakajyaho

    inyuguti 4 cyangwa 5 cyangwa se ibishushanyo.

    – Andika inyuguti 4 zisa, wandike n’indi ya 5 idasa n’izindi ku murongo

    utambitse.

    – Ushobora no gushushanya amashusho 4 asa n’irindi rimwe ridasa n’andi ku

    murongo utambitse.

    Abana batangirira hejuru ku ruhande rw’ibumoso bagasoma umurongo wa

    mbere w’ inyuguti hanyuma bagashakamo inyuguti idasa n’izindi.

    – Bashyira agakarita, hejuruy’inyuguti idasa n’izindi.

    – Ku mashusho abana bitegereza amashusho yo ku murongo umwe, bagatahura

    ishusho idasa n’izindi, bakayishyiraho agakarita.

    – Abana bashobora guhitamo gukina umwumwe ku giti ke cyangwa bari mu

    matsinda ya babiribabiri mu gihe bari mu nguni y’ ururimi.

    - Abana bamenyera kwitegereza kugira ngo bashobore gutahura inyuguti

    cyangwa amashusho adasa n’ayandi.

    - Abana bakura mu mitekerereze yimbitse, mu gukemura ibibazo no mu

    gukorana ubushishozi.

    - Iyo abana bakoze iki gikorwa bari mu matsinda ya bibiribabiri batera

    imbere mu mbamutima, mu rurimi no mu busabane

    – Ku bana bakiri bato, ni byiza gukoresha amashusho kuko baba batariga

    inyuguti.

    – Hashobora no gukoreshwa ibikoresho bitandukanye nk’ ibikombe 3 bisa

    ukavangamo isahane 1.

    Umwaka wa 2 n’uwa 3,umutwe wa 4 n’uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

    Ibikoresho bikenewe

    - Impapuro z’amabara, ishami ry’igiti rifite udushami duto, ubudodo.

    – Kata impapuro z’amabara ku buryo ugira udukarita tungana.

    – Andikaho inyuguti ku dukarita wateguye.

    – Tobora udukarita tw’inyuguti ushyiremo urudodo.

    – Manika utwo dukarita tw’inyuguti.

    – Ha abana inyuguti hanyuma ugende uvuga inyuguti imwe maze umwana

    uyifite ayizane ayimanike kuri cya giti.Umurezi akora ku buryo udukarita

    tutegerana kandi inyuguti ikagaragara.

    – Ushobora no guhindura ukajya uvuga inyuguti imanitse ku giti hanyuma

    umwana akajya kuyimanura akayizana.

    – Abana bakiri bato batariga inyuguti umurezi abategurira amashusho bakaba

    ari yo bamanika.

    – Igiti gishobora gukoreshwa mu gihe cy’ubumenyi bw’ururimi mu ishuri

    cyangwa hanze cyangwa ku ruziga. Cyakoreshwa no mu bidukikije.

    - Bizamura ubumenyi bw’abana, bakamenya kandi bagatandukanya

    inyuguti cyangwa imibare.

    – Ushobora no gukoresha ibibabi cyangwa se ibirere mu gihe utabonye

    impapuro z’amabara. Ushobora kandi kumanikaho amashusho y’ibintu

    bijyanye n’ insanganyamatsiko iri kwigwa, amazina y’abana,....

    – Igiti cy’amashami nk’ariya kitabonetse, umubaji ashobora gukora igisa na cyo

    akoresheje utubaho duto.

    Umwaka wa 2 n’uwa 3,umutwe wa 4 n’uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

    Imyaka 5 kugera kuri 6

    Abana bahabwa igishushanyo k’ ikintu runaka ndetse n’ izina ryacyo ryanditse mu

    nyuguti zigaragara. Abana bitegereza uko inyuguti zikoze ijambo, bagatondeka izindi

    zanditse ku mifuniko cyangwa ku dukarita bigakora ijambo nk’ iryo bahawe.

    Ibikoresho bikenewe

    - Igikarito cyangwa igipapuro gikomeye, imifuniko y’amacupa y’ibara rimwe

    cyangwa udukarita duto tw’inyuguti, irati, marikeri cyangwa amakaramu

    y’amabara atandukanye.

    Fata igice k’igikarito kinini cyangwa umufuka mugari wandikeho amagambo 4

    cyangwa 5, imbere ya buri jambo uhashyire ibishushanyo bijyanye hanyuma

    uce imbere y’ayo magambo umurongo uhagaze.

    – Igikarito cyangwa umufuka biceho imirongo itambitse ingana.

    – Shushanya ku gikarito cyangwa ku mufuka, imirongo itambitse ingana kandi

    ifite umwanya uhagije wo gutondekamo imifuniko y’amacupa / udukarita.

    – Buri nyuguti yigenere umwanya ku buryo abana bamenya aho batondeka

    imifuniko y’amacupa/ udukarita.

    – Andika inyuguti kuri iyo mifuniko y’amacupa cyangwa ku dukarita duto dukoze

    mu gikarito. Inyajwi uzandike mu ibara ritandukanye n’iry’ingombajwi.

    – Inyuguti imwe igomba kwandikwa inshuro nyinshi bitewe n’izikenewe mu

    magambo bari bwandukure.

    Abana bitegereza ijambo rya mbere uko ryanditse ku gikarito cyangwa ku

    mufuka, batoranya inyuguti bakeneye mu zindi hanyuma bagatondeka ya

    mifuniko cyangwa amakarita biriho inyuguti zikora rya jambo. Iyo barangije

    ijambo rya mbere bakomereza no ku yandi magambo

    Kumenya kwitegereza no gukurikiranya ibintu kuri gahunda.

    - Kumenya guhuza amashusho n’amagambo bijyanye.

    - Gukorana ubushishozi no guteza imbere imiyego y’ingingo nto.

    - Iterambere mu mbamutima no mumibanire n’abandi no mu rurimi.

    - Gutahura ko ijambo rigizwe n’uruhererekane rw’inyuguti.

    – Ushobora kwandika ijambo rimwe ku gakarito gato.

    – Ushobora guhindura amagambo ugendeye ku nsanganyamatsiko.

    – Ushobora gukoresha amazina y’abana kugira ngo bitoze kwandika amazina

    yabo.

    Umwaka wa 3, umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

    Ibikoresho bikenewe

    - Igikarito kinini cyangwa urupapuro runini rukomeye, marikeri cyangwa

    amakaramu y’amabara.

    – Fata umufuka umwe cyangwa ibiri bitewe n’uko ishuri ringana cyangwa ufate

    urupapuro.

    – Gabanyaho imyanya ingana ukoresheje irati.

    – Shushanya ishusho y’ikintu runaka, imbere yacyo uhandike izina ry’umwana

    wibanda ku ryo akunda gukoresha.

    – Abana bamenya amazina yabo bagendeye kuri ya shusho bahora bitegereza

    iri kumwe n’izina

    Mu ntangiriro y’umwaka , manika amazina y’abana ariho ibirango byayo mu

    nguni y’ururimi cyangwa ahegereye umuryango w’ishuri.

    – Ereka buri mwana ikiranga izina rye kandi umumenyereze kuryitegereza buri

    munsi.

    – Buri mwana asabwa kumenya ishusho ijyanye n’izina rye. Uko ahora yitegereza

    iyo shusho bimufasha kumenya uko izina rye ryandikwa.

    – Mu nguni y’ururimi buri mwana ashobora kwigana ashushanya ikiranga izina

    rye uko abyumva.

    Kumenya kuvuga amazina yabo n’aya bagenzi babo bifashishije amashusho.

    - Kugira ubumenyi bwo kwibuka ibyo wabonye.

    - Kumenyera inyuguti zikoze amazina yabo.

    Umwana umaze kumenya gufata mu mutwe ashobora kuvuga ibiranga amazina

    ya bagenzi be ndetse akanafasha n’ abatarabimenya.

    Umwaka wa 2 n’ uwa 3; umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

    Ibikoresho bikenewe

    - Ibikarito cyangwa ibipapuro bikomeye by’amabara atandukanye, imifuniko

    y’amacupa cyangwa udukarita duto tw’ inyuguti, marikeri cyangwa amakaramu

    y’amabara.

    – Tegura amakarita yakwiraho amazina y’abana.

    – Andika neza amazina y’abana bose wibanda ku izina umwana akunda

    gukoresha (izina rimwe ku ikarita).

    – Andika inyuguti ku mifuniko y’ amacupa cyangwa ku dukarita duto.

    Buri mwana ahabwa agakarita kanditseho izina rye.

    – Abana bandukura amazina yabo (kwandika amazina uyareba) bakoresheje

    Imifuniko y’amacupa iriho inyuguti cyangwa udukarita tw’inyuguti. Nyuma

    bashobora gukoresha ikaramu y’igiti.

    – Ereka buri mwana inyuguti itangira izina rye, cyangwa buri mwana ayerekane.

    – Mu gihe cy’ubumenyi bw’ururimi ku ruziga, saba abana bose bumva

    izina ryabo ritangirwa n’inyuguti uvuze bahaguruke, bakome mu mashyi,

    gutyogutyo. Bahe urugero.

    – Mu nguni y’ururimi abana bandukura amazina yabo bakoresheje ibikoresho

    binyuranye.

    Kumenya inyuguti zigize izina rye.

    - Kumenya kwandika mu cyapa.

    - Kugira ubumenyi bwo kwibuka ibyo wabonye.

    – Abana bashobora gutanga amakarita muri bagenzi babo bagendeye ku mazina

    yabo, bakamenya buri muntu izina rye.

    – Igihe wandika amazina y’abana ihatire kwandika neza buri nyuguti uzirikana

    ko umwana ari ho azirebera najya kwandukura.

    Umwaka wa 2 n’ uwa 3; umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

    Guhuza ibice 2 by’ ishusho.

    Guhuza ibice by’ ishusho iriho n’ izina ry’ iyo shusho (imyaka 4 kugera kuri 6 )

    Guhuza amashusho n’ amazina yayo ( imyaka 6)

    Ibikoresho bikenewe

    - Igikarito, igipapuro gikomeye cyangwa urubaho rworoshye rwa tripuregisi (

    triplex), amakaramu y’ amabara, marikeri, irati, amashusho n’amakarita y’

    amazina ya buri shusho.

    – Shushanya ishusho runaka ku gikarito. Urugero: inyamaswa, imodoka, igare

    cyangwa imbuto abana bakunze kubona.

    – Andika izina ry’ikintu ushushanyije.

    – Buri shusho risige ibara risa n’ uko risanzwe risa. Buri karita yanditseho izina

    ry’ iryo shusho isize ibara risa na yo.

    – Iri bara riri ku ishusho rikaba no ku ikarita iriho no izina ry’ishusho ni ryo

    rifasha abana guhuza ishusho n’izina.

    – Iyo abana bahuza ibice by’amashusho, bahera ku nguni, ku mpera bagasoreza

    hagati bahuza ibice byose.

    – Mu gihe cy’ubumenyi bw’ururimi, abana bahuza ibice by’amashusho

    bagakora ishusho yuzuye, umwumwe ku giti ke cyangwa bari mu matsinda

    ya babiribabiri.

    Kwikemurira ibibazo, gutekereza byimbitse no kunguka ubumenyi.

    - Abana biga kumenya ibice bigize ikintu runaka kandi bakamenya no

    kubihuza.

    - Gukorana ubushishozi no guteza imbere imiyego y’ingingo nto.

    - Iterambere mu mbamutima, mu rurimi no mu busabane.

    – Hindura umukino wo guhuza ibice by’amashusho ugendeye ku

    nsanganyamatsiko igezweho.

    – Ku bana bakiri bato cyane, koresha ibice 2 by’ amashusho kandi bitarimo

    inyuguti cyangwa amagambo.

    – Ku bana bakuze bamaze kumenyera ibyo guhuza ibice by’amashusho,

    ubongerera umubare w’ibice bagomba guhuza bikaba byinshi.

    – Umwaka wa kabiri w’ amashuri y’ inshuke, umutwe wa gatatu: guteranya ibice

    bigize ishusho.

    – Umwaka wa gatatu w’ amashuri y’ inshuke , umutwe wa gatatu: guteranya

    ibice bigize ishusho.

    Ibikoresho by’ibanze bikenewe

    - Ibikarito, amakaramu y’amabara, marikeri umukasi, irati.

    – Tunganya igikarito kiringaniye umwana ashobora gukoreraho, ugishushanyeho

    utuzu.

    – Andika inyuguti (inkuru cyangwa into) zitandukanye muri buri kazu kari ku

    murongo wa mbere, hanyuma wandike n’izindi nyuguti nto zazo mu tuzu turi

    ku murongo wa kabiri.

    – Kata inyuguti ziri mu tuzu two ku murongo wa kabiri uzitandukanye, imwimwe

    ukwayo maze uzivangavange.

    – Abana bashakisha inyuguti mu zikase bakazihuza n’izo bisa zidakase (inyuguti

    nto zishobora gihuzwa n’inkuru cyangwa inkuru zigahuzwa n’into).

    – Mu nguni y’ururimi abana bashobora gukina uyu mukino umwumwe ku giti

    ke cyangwa abana bari mu matsinda ya babiribabiri.

    - Kugira ubumenyi bwo kwikemurira ibibazo, imitekerereze yimbitse no

    kunguka ubumenyi ku kintu runaka.

    - Abana biga kumenya ibice bigize ikintu runaka kandi bakamenya no

    kubihuza.

    - Gutandukanya inyuguti nto n’inkuru.

    - Gukorana ubushishozi no guteza imbere imiyego y’ingingo nto.

    Ku bana bato wakoresha amashusho mu mwanya w’inyuguti

    Umwaka wa 2 n’uwa 3, umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

    Inyuguti zibumbye mu mpapuro ( imyaka 5 kugera 6)

    Inyuguti zikase mu birere ( imyaka 5 kugera kuri 6)

    Inyuguti zikase mu bikarito ( imyaka 5 kugera kuri 6)

    Ibikoresho bikenewe

    - Igikarito, ibirere, ibumba

    – Andika itonde ry’inyuguti inkuru cyangwa into ukoresheje ibirere, ibikarito

    cyangwa ibumba.

    – Kata buri nyuguti uyomore aho wari wayanditse , haba ku birere cyangwa ku

    gikarito cyangwa iyo wabumbye.

    – Abana bashobora gukora ku nyuguti bakamenya iyo ari yo

    – Abana bashobora gutondeka inyuguti bazikoraho

    – Abana bashobora gutandukanya inyajwi n’ingombajwi

    – Abana bashobora gukora amagambo mato bakoresheje izo nyuguti.

    - Kumenya gukorana ubushishozi no guteza imbere imiyego y’ingingo nto.

    - Kongera ubumenyi bw’inyuguti.

    – Hashobora no gukoreshwa amabuye ariho inyuguti.

    Umwaka wa 2 n’ uwa 3, umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti

    z’Ikinyarwanda.

    Hariho ibipapuro cyangwa ibirango bijyanye n’ ururimi ndetse n’izindi mfashanyigisho

    byo kumanika mu ishuri. Ibyo bimanikwa ahegereye inguni y’ ururimi n’ inguni y’

    ibitabo. Iyo ahongaho nta mwanya uhari uhagije, bishobora kumanikwa ahandi

    ariko ukareba niba biri kuri gahunda kandi bimanitse aho abana babona neza kandi

    bashyikira.

  • IGICE CYA II: 4. UBUGENI N’UMUCO

    Ibikoresho by’ibanze bikenewe:

    - Ibumba, amazi, ibikoresho byo kubumba , ibikoresho byo kubikamo ibumba.

    – Baza ababumbyi b’imitako cyangwa ababumbyi b’amatafari aho wakura 
    ibumba ryiza mu gace utuyemo.
    – Kusanya ibumba ushoboye.
    – Ribike mu gikoresho kirimo amazi cyangwa mu ishashi kugeza igihe muri 
    burikoreshe.
    – Mu gihe rikiri muri icyo gikoresho, jombamo igiti kugira ngo ukore umwobo.
    – Uzuza amazi muri uwo mwobo (ibi bituma iryo bumba riguma koroha).
    – Mu gihe mugiye kurikoresha murarikata mukoresheje intoki mugakuramo 
    ikintu mushaka. 


    Abana b’ imyaka guhera kuri 4 kugera kuri 6


    Abana b’ imyaka 4 kugera kuri 6


    Abana b’ imyaka 4 kugera kuri 5


    Kubumba ishusho y’ umuntu (Imyaka 5 kugera kuri 6)


    Kubumba ishusho ijyanye n’ insanganyamatsiko igezweho ( imyaka 5 kugera 

    kuri 6)

    Kubumba inkono, icyungo, imbehe n’ umwana ( imyaka 5 kugera kuri 6)



    – Umurezi ashobora gutandukanya amazina y’ibintu babumbye akanasobanurira 
    abana uburyo bwo kubikora.
    – Mu kubumba ikintu runaka bikorwa mu buryo bworoshye nk’umuntu, itungo, 
    ibibindi, amasahane n’ibindi bikoresho byo mu gikoni. 
    – Umurezi ashobora gutanga urugero rw’ikintu abana babumba agendeye ku 
    nsanganyamatsiko.
    – Mu gihe cyo guteza imbere ururimi: wakoresha ibumba ukora inyuguti.
    – Mu gihe k’imibare: wakoresha ibumba mu gukora umubare cyangwa 
    ikinyampande. 
    – Abana babumba mu gihe cy’ ubugeni cyangwa mu nguni zakorewe hanze 

    bakabumba ikijyanye n’ insanganyamatsiko bagezeho bayobowe n’ umurezi.

    - Bifasha abana kuzamura ubushobozi bwo guhimba no guhanga udushya. 
    - Bifasha abana kuzamura ubushobozi bw’imiyego y’ingingo nto n’inini. 
    - Bifasha abana kwiga imiterere, ingano no kuzamura ubumenyingiro bo 

    ubwabo.

    – Vanga ibumba n’amazi agereranyije kugeza kibaye ikibumbano. 
    – Bwira abana bashushanyeho ku kibumbano cyabo cyangwa bacyandikeho 

    n’intoki cyangwa bakoresheje agati bashyireho icyo bashaka. 

    Umwaka wa 1, 2 n’ uwa 3: Umutwe wa 1 : Guhanga amashusho.

    Ibikoresho bikenewe :
    Ibinyamubyimba nk’ ibijumba imbuto zitandukanye, ibinyamakuru bishaje cyangwa 

    impapuro, amazi, ubugari bw’imyumbati , amarangi y’ intoki. 

    – Fata impapuro uzishyire mu mazi 
    – Fata ikintu runaka ukereke abana bitewe n’icyo ushaka gukora. Urugero: 
    igitoki, urunyanya, puwavuro
    – Fata icyo wahisemo gukora hanyuma ucyomekeho urupapuro ukoresheje 
    ubujeni
    – Mu gihe urangije gishyire ku zuba cyume.
    – Iyo kimaze kuma uvanamo cya gikoresho wakoresheje mu buryo bwiza 
    usatura neza warangiza ugafunga aho wasatuye ukoresheje udupapuro 
    dutoya ndetse n’ubujeni (glue)
    – Iyo igikoresho washakaga kubumba kibonetse noneho ushobora gusiga 

    amabara warangiza ukanika bikuma.

    – Umurezi ashobora gukoresha impapuro mu gukora ikintu agendeye ku 
    nsanganyamatsiko afite. Urugero: imbuto, imboga, igikombe, inyamaswa 
    runaka cyangwa abantu.

    – Abana bashobora gukoresha impapuro zikanjakanjwe mu gukora bo ubwabo 

    ikintu runaka, abantu, inyamaswa n’ibindi.

    - Bifasha abana kwigana ishusho y’ikintu runaka bagendeye ku 
    nsanganyamatsiko.
    - Bifasha abana kumva ibidukikije n’ibindi bikoresho bitandukanye. 
    - Bifasha abana gukuza imiyego y’ingingo nini n’into.

    - Bifasha abana guhanga no kuvumbura udushya.

    Impapuro zikanjakanjwe cyangwa zifunyanze ushobora kuzikoresha ukora 

    ibikoresho by’umuziki cyangwa ingofero ukoresheje uburyo bwavuzwe hejuru. 

    Umwaka wa 1, 2 n’ uwa 3: Umutwe wa 1 : Guhanga amashusho.

    Komeka udupapuro ukurikije uko ikintu giteye cyangwa iforomo yacyo (imyaka 1 kugera 4)

    Komeka impapuro zifatira ugakora ishusho y’ ikintu ( imyaka 5 kugera kuri 6)

    Ibikoresho bikenewe: 
    Ibishishwa by’igi, urupapuro rufatira,imigozi y’ibijumba, umutura w’ikirayi, marikeri 

    n’amakaramu y’amabara, ubujeni.

    – Shushanya ishusho iri ku rugero rw’abana , urugero : izuba, ukwezi, 
    mpandeshatu,…
    – Kata udupapuro duto dufatira uduhe abana batwomeke muri ya shusho 
    washushanyije bakurikije iforomo yacyo
    – Abana bamenyereye bikatira izo mpapuro zifatira bakazomeka ku rupapuro 

    runini bagakora ishusho y’ikintu bihitiyemo.

    – Shushanya ishusho y’ikintu ugiye kwigisha mu bice byinshi 
    – Hereza abana amashusho washushanyije n’urupapuro rushushanyijeho uko 
    izo shusho ziteye
    – Abana bomeka impapuro zifatira muri ayo mashusho wabahaye bakurikije 
    uko ishusho ishushanyije ku rupapuro ndetse bakurikije imiterere yayo
    – Ibyo bometse bishobora kwifashishwa mu bumenyi bw’ibidukikije aho abana 

    bigira insanganyamatsiko zitandukanye

    - Abana bafata vuba ishusho bari komeka 
    - Bifasha abana kuzamura ubushobozi bwo kwiga unakora.

    - Bifasha abana kwibuka icyo bakoze igihe kirekire.

    Umwaka wa 1, 2 n’ uwa 3: Umutwe wa 1 : Guhanga amashusho.

    Ibikoresho bikenewe:
    - Irangi, umufuka, urupapuro, ikaramu yigiti, ikaramu z’amabara. Karoti, amazi 

    yo gukaraba, icyuma.

    - Suka irangi ku mufuka hanyuma urambikemo ikiganza gifate irangi.
    - Rambika cya kiganza cyagiyeho irangi ku rupapuro, kirahita kishushanyaho.
    - Niba ushaka guteresha ikimera, kata karoti mu buryo ushaka hanyuma 
    uyikoze mu irangi ugende uyikoza ku mpapuro cyangwa mubundi buryo 
    bukurikira:
    - Kata beterave cyangwa ikinyomoro
    - Shushanya ishusho ushaka ku rupapuro; urugero: uruziga, urukiramende, 
    inyenyeri…
    - Genda womeka mu ishusho washushanyije ku rupapuro bya bice wakase 
    bya beterave cyangwa by’ikinyomoro, ugendeye ku buryo ushaka gutaka 
    iyo shusho.
    - Ukoresheje andi makaramu y’amabara abana bashobora kongerera 

    ubwiza iyo shusho

    Abana b’ imyaka 1 kugera kuri 3

    – Abana bakiri bato babikora nk’ Umukino aho bashobora no gukoresha 

    ibirenge byabo barangiza bakagenda babikandagiza ahantu hatandukanye

    Abana b’ imyaka 5 kugera kuri 6


    – Abana bamenyereye batera irangi mu byo umurezi agambiriye kubigisha 
    bakabikora neza
    – Umurezi agenda abahindurira uburyo bwo gutera irangi akurikije 

    insanganyamatsiko bari bagezeho


    - Bifasha abana kuzamura ubushobozi bwo gukoresha ingingo nto.

    - Bifasha abana guteza imbere ubufatanye n’ubusabane n’abandi.

    Ibindi bimera byakoreshwa bigatanga amabara ni nka karoti n’indabo. 

    Umwaka wa 1, 2 n’ uwa 3: Umutwe wa 1 : Guhanga amashusho.

    Ibikoresho bikenewe:
    Igipapuro kinini kandi gikomeye cyo kwandikaho, amakaramu y’amabara, imakasi, 

    impapuro z’ amabara.

    - Shushanya amashusho 12 ahwanye n’amezi 12 . Hitamo amashusho 
    ushatse. Urugero: zimwe mu mbuto, mu mboga, mu matungo.
    - Kata aya mashusho witonze.
    - Andika amezi y’umwaka kuri utwo dushusho wakase. Sigaho amabara 

    atandukanye.

    - Teganya igipapuro kinini uzagenda womekaho amezi uko akurikirana.

    - Buri kwezi uzajya umanikaho ishusho yanditse ukwezi kugezweho.

    - Abana bagenda bamenya uko amezi agize umwaka akurikirana.

    Byarushaho kuba byiza gukoresha amashusho anyuranye ku buryo buri kwezi 

    kurangwa n’ishusho yihariye.

    a) Gutakisha amazina y’abana.

    Ibikoresho bikenewe:

    Ibipapuro binini by’amabara, amakaramu y’amabara, umukasi 

    – Kata igipapuro kinini mu buryo butandukanye ukoremo uduce twinshi kandi 
    ugene umubare runaka w’uduce tugomba kuba duteye kimwe.(wihitiremo 
    amashusho ushaka cyane cyane ashimisha abana).
    – Andika amazina y’abana biga mu ishuri ryawe kuri twa duce wakase 
    ukoresheje amabara ari bugaragare bitewe n’ibara ry’urupapuro. 
    – Genda ushyira ku murongo utwo duce wanditseho amazina y’abana, ukurikije 

    amashusho ateye kimwe.

    b)Gutakisha inyuguti n’imibare(imyaka 5 kugera kuri 6)


    Ibikoresho bikenewe:
    Impapuro z’amabara, amakaramu y’amabara, imakasi, imiyenzi cyangwa ikindi 

    cyakoreshwa mu gufatisha izo nyuguti ahantu runaka, inyuguti z’amabara zanditse. 


     Kata agace kamwe k’urupapuro rw’ibara ,ugahe ishusho y’uburyo ushaka 
    gutakamo inyuguti. 
    Urugero: uruziga, mpandenye, mpandeshatu cyangwa ishusho y’ikintu 
    runaka wihitiyemo. 
    – Koresha ako gace k’urupapuro wakase ukagendereho ukata utundi tuce na 
    two uduhe ishusho isa na ko. 
    – Andika kuri utwo duce wakase inyuguti cyangwa imibare kuri buri gace .
    – Manika utwo duce tw’ udupapuro wanditseho inyuguti cyangwa imibare, ku 

    gikuta ukoresheje imiyenzi, umutura w’ikirayi cyangwa sikoci. 


    – Ibitatse ishuri, umurezi ashobora kubikoresha yigisha imibare cyangwa 
    gusoma. Mu gihe cyo gutaka biba byiza kumanika uduce tw’udupapuro aho 
    abana bashyikira. 
    – Iyo wamanitse amazina y’abana cyangwa inyuguti bifasha abana kubimenya.
    – Gutaka ku gikuta, ubikora ukurikije inguni z’ibyigwa cyangwa ugendeye ku 

    byo abana bakeneye kubona buri munsi.

    – Gutaka bifasha abana kuzamura ubumenyi bwo kugereranya ibisa n’ingano 
    yabyo, gushyira ku murongo no kumenya amabara n’ibintu bitandukanye.

    – Bamenyera kandi gukora no gushima ibinogeye ijisho.

    Umwaka wa 1, 2 n’ uwa 3: Umutwe wa 1 : Guhanga amashusho.

    Gukata mu rupapuro no gusigisha amabara ajyanye n’ icyo wakase

    Urugero: urunyanya rw’ umutuku, urukweto rw’ umweru

    Ibikoresho bikenewe: 
    Impapuro nini z’amabara, impapuro zisanzwe, igikarito cyangwa umufuka, 

    amakaramu y’amabara, imikasi.

    – Shushanya ishusho ushaka ukoresheje ikaramu y’igiti cyangwa amakaramu 
    y’amabara.
    – Kata iyo shusho ugendeye ukurikije uko wagiye uyishushanya maze isigare iri 

    yonyine. 

    – Umurezi ashushanya ibintu bitewe n’insanganyamatsiko agaha abana 
    umwanya bagasiga amabara ya mashusho yakase ari yonyine. 

    – Ku bana bamaze kubimenyera basiga ibara risa neza n’ uko icyo kintu gisanzwe 

    gisa. Ni ukuvuga umwimerere w’ ibara ryacyo.

    – Gukata no gusiga amabara bikoreshwa mu nguni y’ubugeni n’umuco. Umurezi 

    ashobora no kugendera ku nsanganyamatsiko y’ icyumweru. 

    - Bifasha abana kuzamura ubushobozi bw’imiyego y’ ingingo nto n’ inini 

    - Bifasha abana kwishakamo ibisubizo no gukorana ubushishozi.

    - Bifasha abana kwaguka mu mitekerereze. 

    Umwaka wa 1, 2 n’ uwa 3: Umutwe wa 1 : Guhanga amashusho.

    Ibikoresho bikenewe:

    Ibirere, imifuka, amazi yo kubobeza ibirere, imigozi yo kubangisha umupira

    – Fata ibirere ubisukeho amazi. 
    – Banga ibirere ubifunganye ukora umupira. 
    – Wukarage uzengurutsa umugozi uzirika ,kugira ngo ukomere udahambuka 
    – Kora umupira mwiza ukomeye ariko woroshye ku buryo utababaza abana 

    igihe bakina. 

    – Abana bakuru bakina umupira babanze. Abato bakina umupira wabanzwe 
    n’abandi. Bawukina bakoresheje amaguru cyangwa amaboko buri mwana 
    akina ashaka gutsinda uwo bahanganye, cyangwa bagakinira mu matsinda.
    – Umupira ushobora gukoreshwa baboneza ku kintu kiri hamwe bakoresheje 
    amaguru cyangwa amaboko.
    – Umurezi ashobora gukoresha uyu mupira mu gihe ari kwigishiriza ku ruziga 
    akajya awuterera umwana ugiye gusubiza.
    – Gukina umupira w’amaguru ni umukino abana bakinira hanze y’ishuri 

    bisanzuye.

    – Kwibangira umupira bifasha abana kuzamura ubushobozi bw’ingingo nto, 
    kuvumbura no guhanga udushya.
    – Iyo bakina umupira bateza imbere ingingo nto n’inini.

    – Gukina umupira bituma abana bafashanya bakorera mu itsinda.

    Umwaka wa 1,2, n’ uwa 3; Umutwe wa 4: Guhanga ibikoresho biva mu bukorikori.

    Ibikoresho bikenewe:

    Ibirere cyangwa imigwegwe, amazi. 

    – Bobeza ibirere nurangiza ubisatagure
    – Boha umugozi w’ inyabutatu ukoresheje bya birere wasataguye ,umugozi 
    umwe ureshye byibura na metero ebyiri, uwo gusimbukira mu matsinda 
    ushobora kureshya byibura na metero enye.
    – Boha byibura imigozi itanu yo gusimbuka 

    – Boha umugozi ugeze ku musozo.

    Abana b’ myaka 2 kugera kuri 3:
    – Umugozi kandi abana bawukoresha nk’ ikiziriko, bagakina bigana uko bazirika 
    amatungo.
    – Mu mikino yo mu irerero, umurezi ashyira umugozi umwe cyangwa ibiri mu 
    nguni y’ubugeni n’umuco yo kuza guhambiriza ibikinisho bari bukinishe bari 
    mu nguni.
    – Abana bazunguza umugozi bashaka kuwusimbuka ariko ntibabibashe.
    – Abana babiri bafata umugozi bagakururana bakina, bumva ufite imbaraga 
    muri bo.

    Abana b’ imyaka 4 kugera kuri 6 

    – Abana bagerageza kwibohera imigozi bazajya basimbuka bagendeye ku 
    rugero rw’ umurezi.
    – Abana bahagarara barebana, umwe afashe ku mpera z’ umugozi ,n’ undi 
    afashe ku yindi mpera y’ umugozi, bakazunguza umugozi abari hagati bakajya 
    basimbuka. 
    – Gusimbuka umugozi, ni umukino ukinirwa mu mikino yo hanze ahantu hari 
    ikibuga kinini, umurezi yigisha abana uko bawukina. 
    – Umurezi kandi ashobora no kubigisha indirimbo, imibare cyangwa se inyuguti 
    bakoresha bari gukina. 
    – Umurezi ashobora kureka abana bakaboha imigozi yo gusimbuka bo ubwabo 
    mu buryo bashoboye, akajya atanga ubufasha mu gihe umwana abukeneye.

    – Si ngombwa ko biba bikoze neza. Icyangombwa ni ubushake bwo kubigerageza.

    - Abana bakuza imiyego y’ ingingo into n’ inini.
    - Abana barasabana, batera imbere mu mbamutima no mumibanire n’ 

    abandi.

    Parasitike, ibishishwa by’ibiti, imigwegwe n’ibindi wakoresha uboha umugozi

    Umwaka wa 1,2 , n’ uwa 3; Umutwe wa 4: Guhanga ibikoresho biva mu bukorikori.

    – Ukusanya ibirere byumye cyangwa ibikangaga ukabitunganya, ukabyanika 
    bigahonga.
    – Uko ubyanika ugenda wibuka kubisukaho amazi kugira ngo bidahinamirana. 
    – Ushyiraho ingoyi ukaboha kugeza ku burebure bw’umusambi wifuza. 

    – Ikitonderwa: iIbi byakorwa n’ababyeyi b’abana.

    Abana b’ umyaka 1 kugera ku myaka 6
    – Abana bawicaraho , bashobora kuba bari kunywa igikoma, cyangwa bari mu 
    gukinisha imfashanyigisho.
    – Ku marerero afite intebe zitari mu kigero cy’ abana , yifashisha umusambi 

    cyangwa umukeka mu gihe bafite amikoro.

    – Umusambi mu ishuri no hanze yaryo bawicaraho, bawukoresha mu byigwa 
    byose, mu nguni zose.
    – Abana bawicaraho bakikije umurezi abasomera inkuru cyangwa baganira mu 
    byigwa bitandukanye. 
    – Umusambi nanone ushobora kuba wakoreshwa bawigiraho ariwo washyizeho 

    imfanshanyigisho z’ibyigwa

    - Ibikorwa by’ubugeni n’umuco bifasha abana kuzamura ubushobozi mu 
    miyego mito n’iminini, mu mitekerereze, mu rurimi, imbamutima no 
    gusabana n’abandi kandi bizamura ubushobozi bwo kwiga unakora , 

    gutekereza byagutse no kwishakamo ibisubizo. 

    Ushobora no gukoresha imigwegwe n’ibindi bikoresho bindi uzi wakoresha 

    uboha umusambi.

    Umwaka wa 1,2 , n’ uwa 3; Umutwe wa 4: Guhanga ibikoresho biva mu bukorikori.

    Igipupe k’inyoni
    Ibikoresho by’ibanze bikenewe:

    - Ibice bito by’ ibitenge, umukasi, urudodo, urushinge, ikaramu y’ igiti

     Hari uburyo bwinshi bwo gukora ibipupe 
    Urugero 1: Gukora igipupe ku ishusho y’ikiyiko.
    – Koresha ikiyiko cyo mu giti, shushanya amaso amazuru n’umunwa ku kiyiko, 
    koresha ibice by’igitenge waciye umeze nkukora ikanzu. 

    Urugero 2: Gukora igipupe k’ inyoni.

    – Umurezi ashushanya ishusho y’ ikintu ashaka gukorera igipupe ku gice k’ 
    igitenge.
    – Iyo amaze gushushanya igipupe kuri cya gitenge adoda ku musozo w’icyo 
    gipupe yashushanyije agenda ahuza igice k’igitenge k’imbere n’ik’inyuma, 
    agasiga umwanya wo kuza gukoresha acecengezamo imyenda, imifuka 
    cyangwa ikindi kintu washyiramo kugira ngo igipupe kibe kinini; kandi 
    kigaragaze iforomo.

    – Adoda aho yanyujije ibyo yacengejemo akahafunga kugira ngo bidasosokamo. 

    Abana b’ imyaka 2 kugera 6.


    – Abana barabiheka , bakabikorera nk’ ibyo babona bikorerwa abana mu 
    muryango.Bakina imikino yo kwigana ku ishuri mu mikino yo mu nguni 
    cyangwa bari mu rugo. Babikora bigana ibyo babonye. Abana bitwara nk’ 
    ababyeyi bifashishije ibipupe.
    – Ibipupe bikoreshwa mu kubwirana udukuru yaba ari mu gitabo cyangwa 
    umurezi /umwana yihimbiye.


    Bifasha abana kuzamura ubushobozi bwo kuvumbura no guhanga udushya, 
    imbamutima no gusabana n’abandi kandi binazamura ubushobozi bwo gukoresha 

    imiyego mito y’ iningo nto n’inini.


    Umwaka wa 1,2 , n’ uwa 3; Umutwe wa 4: Kwihangira ibikinisho.


    Ibikoresho bikenewe
    Imbaho zoroshye, utujerekani cyangwa tiripuregisi (triplex), amakaramu y’ 
    amabara, ikaramu y’ igiti, icyuma

    – Tegura tiripuregisi (Triplex), uyishushanyeho gitari hanyuma ufate icyuma 
    ukate ya gitari ukirikira uko wayishushanyije.
    – Siga amabara asa na gitari mu ibice wakase maze ubiteranye ukore gitari 

    yuzuye 

    Abana b’ imyaka 2 kugera kuri 6:
    – Abana bakina na gitari bakajya bacuranga bigana abantu bakuru babonye 
    bayikoresha.
    – Abana kandi bacuranga baririmba n’ uturirimbo bakunda bigishijwe n’ 
    umurezi cyangwa bumvanye abandi.

    Abana b’ imyaka 4 kugera kuri 6:

    – Abana bacuranga gitari bagerageza kujyanisha n’ injyana y’ indirimbo bazi 
    cyangwa bize.
    – Abana bagerageza gukora gitari zabo bwite mu bikarito cyangwa mu bipapuro.
    – Abana bamenya buri gice gikoze gitari n’ akamaro kacyo.

    – Abana bacurangira bagenzi babo, hanyuma nabo bakabyina

    Ibikoresho bikenewe

    Imifuka, ibirere cyangwa igitende

    – Ishabure : kata umufuka uwukoremo ijipo kandi utaburemo uduce twinshi 
    ku gice cyo hasi nkuko ubibona ku ishusho.
    – Umugara : kata umufuka nk’ukora ingofero. Dodora utudodo ku gice kimwe 
    cyo hasi ukuramo indodo zitambika izindi zihagaze zisigare. 
    – Ingoma: kata igikoresho cya parasitike icyo ari cyo cyose gitanga amajwi , 
    ushobora gukoresha ikibido, indobo cyangwa uducupa dutandukanye. 
    – Imirishyo: shaka aho uvuna ibiti ubishyire ku kigero kimwe nk’uko imirishyo 
    iba ireshya.

    – Furari: umufuka wukatemo ifurari, abana b’abahungu bayikoresha babyina. 

    Abana b’ imyaka 0 kugera kuri 6

    – Ubwira abana bazi kuvuza ingoma bakaza bakazivuza, abazi gukoma 
    amashyi bakayakoma, hanyuma abandi bana bakabyina bakurikije uko bari 
    kubavugiriza ingoma n’uko bari kubakomera amashyi.
    – Reka abana bigane amajwi basanzwe bumva, bambaye n’imyambaro yo 

    kubyinana niba ihari. 

    - Ibikoresho bya muzika bifasha abana kuzamura ubushobozi mu 
    ibonezabuzima.
    - Abana batera imbere mu bugeni n’umuco no kumenya umuco w’igihugu 
    bakoresha ibikoresho gakondo.
    - Bizamura ubushobozi bwo gufata mu mutwe, kwaguka mu mitekerereze, 
    kuvumbura no guhanga udushya, gusabana n’abandi no gukorera mu 
    matsinda.
    - Abana bunguka amagambo menshi y’ umuco wacu.

    Umwaka wa 2 n’uwa 3; umutwe wa 5: Kuririmba no kubyina hubahirizwa injyana 
    Umwaka wa 2; umutwe wa 6: Inkomoko y’amajwi 

    Umwaka wa 3;umutwe wa 6: Gukoresha ibikoresho bya muzika 

  • IGICE CYA II : 5: IBONEZABUZIMA

    Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke igaragaza ko abana bakwiye kwiga binyuze

    mu mikino. Gukina bifasha umwana gukura mu gihagararo, mu iterambere

    mbamutima n’ imibanire n’abandi. Muri iki kigwa turareba ingero z’imfashanyigisho

    n’imikino umurezi yategura ndetse n’ibikoresho bikenewe n’uburyo bikoreshwa.

    Ibikoresho bikenewe:

    umupira w’ibirere, ikibuga n’amazamu.

    – Jyana abana mu kibuga kirimo umutekano.

    – Shyira abana mu makipe abiri.

    – Umurezi atanga amabwiriza agenga umukino akabereka uko umukino

    ukinwa.

    Mu mikino yo hanze:

    – Jyana abana hanze mu kibuga kisanzuye maze ubahe umupira n’umwanya

    uhagije bakine. Ibutsa abana ko bagomba guhererekanya umupira ku bakinnyi

    b’ikipe imwe.

    – Abana bashobora gukina umukino ku bwabo cyangwa bayobowe n’umurezi

    wabo. Reka abana bakine bakoresheje amaguru cyangwa amaboko kandi

    ubabwire ko buri kipe igomba gutsinda.

    Mu mikino yo mu ishuri:

    – Hagarara ku ruziga hamwe n’abana maze uvuge izina ryawe, terera umupira ku

    wundi mwana umubwire avuge amazina ye, bwira uwo mwana na we aterere

    umupira kuri mugenzi we na we avuge amazina ye, gutyogutyo kugeza abana

    bose bavuze amazina yabo.

    – Uyu ni umukino mwiza cyanecyane mu ntangiriro y’umwaka w’amashuri

    igihe abana bari kwibwirana. Ushobora kwifashisha uyu mukino kandi mu

    gihe wigisha: Imibare, kuvuga imyaka, amabara, amashusho, inyamaswa,

    ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.

    Uko bikoreshwa

    - Abana batera imbere mu bumenyi, imitekerereze ndetse bagakuza imiyego

    y’ingingo nto n’inini

    - Abana batera imbere mu kuvumbura no guhanga udushya.

    - Abana batera imbere mu mbamutima n’imibanire n’abandi ndetse no

    gukorera hamwe.

    Umurezi ashobora kuzana ibirere by’insina mu ishuri, abana bakabanga imipira.

    Mu gihe harimo abana bafite ubumuga cyangwa undi ukeneye ubufasha umurezi

    ashobora kumufasha

    Umwaka wa 1,2, n’ uwa 3 : umutwe wa mbere : Kwitoza imiyego itandukanye

    Umukino abana bakina bonyine

    Ibikoresho bikenewe

    Umugozi uboshye mu birere

    – Abana babiri bafata umugozi umwe ku mpera zombi, bakajya bawuzunguza,

    abandi bana bakawusimbuka.

    – Mu gihe umukino uyobowe n’umurezi ashobora kubafasha kubara cyangwa

    kuvuga inyuguti.

    – Umurezi afata umwanya akereka abana uko basimbuka umugozi.

    – Umurezi ashobora kwigisha abana indirimbo baririmba mu gihe basimbuka

    umugozi.

    – Umurezi kandi ashishikariza abana gufashanya, mu gihe hari umwana ubizi

    neza mubwire yerekere abandi uko bikorwa kandi ubareke bavumbure

    ubundi buryo basimbukamo umugozi.

    - Bifasha kwaguka mu mitekerereze n’ iterambere mbamutima n’imibanire

    n’abandi.

    - Byongerera abana ubushobozi bwo kuvumbura no guhanga udushya.

    - Bifasha umwana gukoresha imiyego y’ingingo nini n’into.

    - Byongerera abana ubushobozi bwo kumenya imibare no kubara.

    – Ku bana bato, umurezi abafasha gusimbuka umugozi

    – Ku bana bamenyereye, umwana ashobora gufata umugozi agasimbuka

    wenyine

    Umwaka wa 1,2, n’ uwa 3 : umutwe wa mbere : Kwitoza imiyego itandukanye

    Ibikoresho bikenewe

    Agate, ikibuga

    Abana bashyirwa mu matsinda abiri bagaharara ku mirongo iteganye.

    Buri tsinda rihitamo ubanziriza abandi kwiruka. Hereza umwana agati yiruke

    akurikire mugenzi we wo mu rindi tsinda, agamije kumukozaho ka gati yahawe

    kugira ngo abe atsinze igitego. Abana bagenda baherezanya agati kugeza

    habonetse itsinda ritsinda igitego.

    - Bifasha abana kwaguka mu mitekereze n’iterambere mbamutima

    n’imibanire n’abandi

    - Bifasha umwana gukoresha imiyego y’ingingo nini n’into.

    - Byongerera abana ubushobozi bwo kuvumbura no guhanga udushya.

    Umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3 w’amashuri y’inshuke; umutwe wa 1: Imiyego

    y’ingingo nini.

    Ibikoresho bikenewe : Ibiti, amapine, imigozi

    Umwana yicara ku ipine maze akicunda abifashijwemo n’ umurezi.

    Imyaka 3 kugera 6:

    - Abana bafashijwe n’ umurezi , abashyira ku mwicungo uri ku kigero cyabo

    kandi uri ahantu hatekanye , hanyuma akabafasha kwicunga

    - Mu gihe k’imikino yo hanze ku bana bamenyereye bajya aho imyicungo iri

    bakicunga bakajya basimburana kugira ngo bose bagerweho.

    - Imyicungo iteza imbere ibyiyumviro by’umwana.

    - Imyicungo ituma imiyego y’ ingingo nto n’ inini ikura.

    Umwaka wa 1, 2, n’uwa 3 ; umutwe wa 1: Imiyego y’ingingo nini

    Ibikoreho by’ibanze bikenwe

    Umucanga, isanduka cyanwa ikindi gikoresho washyiramo umucanga

    – Fata umucanga uwushyire mu gikoresho cyabugenewe cyangwa hanze.

    – Shaka ahantu hatekanye ku buryo abana bahakinira.

    0 kugera 3:

    – Abana bakiri bato bakinira mu mucanga bari kumwe n’ umurezi wabo

    – Abana basharabagamo, bakawurunda , bakawusanza , bakawigaraguramo,

    bagacukuramo cyangwa bagakoramo ibirundo

    Imyaka 4 kugera kuri 6

    Kwandika mu mucanga ukoresheje urutoki.

    - Abana bashobora kwandikisha urutoki bakandika inyuguti , imibare,

    amashusho

    - Umurezi ashobora kuyobora abana icyo bari bukore agendeye ku

    nsanganyamatsiko igezweho

    Byongerera abana ubushobozi bwo gutekereza no gukoresha imiyego

    y’ingingo nini n’into.

    - Byongerera abana ubushobozi bwo kuvumbura no guhanga udushya,

    iterambere mbamutima n’imibanire n’abandi