• Umutwe wa karindwi :Gukunda umurimo

    UMWANDIKO

    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira.

    Inzu z’utugurube dutatu

    a

    Habayeho utugurube dutatu twiberaga mu ishyamba, maze 
    tugakundana cyane. Nyina yadutozaga kwitabira imirimo no kurwanya 
    ubunebwe, agato kakaba akanyamurava.

    Umunsi umwe twaricaye, kamwe kati: “Mureke twubake inzu 

    tuzituremo.” Ak’akanebwe kati: “Icyo gitekerezo ni kiza ahubwo ejo 
    tuzarare tuzujuje.” Kubera ubunebwe kagiraga, bwarakeye kubaka 
    inzu y’ibyatsi. Akandi karagaseka ngo kubatse inzu yoroshye maze ko 
    kubaka iy’ibiti. Karumuna katwo ko kagiraga umurava maze kubaka 
    inzu ikomeye y’amatafari.

    Ntibyatinze ikirura kiradutera, gihera ku kagurube kubatse inzu 

    y’ibyatsi. Cyarakomanze kanga kugikingurira, gihita gihuha ka kazu 
    karatumuka. Kahise gahungira kuri kagenzi kako kubatse inzu y’ibiti 
    gatabaza cyane. Ikirura cyaragakurikiye gifite amerwe, gisunikana 
    imbaraga ya nzu y’ibiti iragwa. Twararusimbutse duhungira kwa 
    karumuna katwo kubatse inzu y’amatafari. Ikirura kihageze 
    nticyabasha kuyisenya, kiramwara kiragenda.

    Utwo tugurube twashimiye karumuna katwo kadukirije amagara. 

    Twiyemeza kureka ubunebwe maze na two twiyubakira inzu zikomeye.

    2. Inyunguramagambo

    Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.

    a

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Utugurube twavuzwe twabaga hehe?
    b) Inzu zubatswe n’utugurube zari zimeze zite?

    c) Akagurube kubatse inzu y’amatafari karangwaga n’iki? 

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Ushingiye kuri uyu mwandiko, ni izihe ngaruka z’ubunebwe?
    b) Ubonye mugenzi wawe agaragaza ubunebwe mu kwiga 
    wabigenza ute? 
    c) Kubera iki abantu bagira ubunebwe badashobora gutera imbere ?

    UTWATUZO

    Soma interuro zikurikira wubahiriza utwatuzo twakoreshejwe.

    a) Umunsi umwe, nagiye gufasha nyogokuru imirimo.
    b) Data akunda guhinga ibishyimbo, ibirayi, ibijumba n’imboga.

    Menye ko:

    (,) Akitso iyo kakoreshejwe mu nteruro, usoma 
    akageraho akitsa ijwi akanya gato, akabara rimwe 
    bucece, agakomeza gusoma.

    (.) Akabago iyo kakoreshejwe mu nteruro, usoma yitsa 

    ijwi ryose akaruhuka umwanya munini, kuko aba asoje 
    interuro, akabara gatatu bucece, mbere yo gutangira 

    gusoma indi nteruro.

    Imyitozo: 

    1. Uzuza utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira maze 
    uzisome wubahiriza uko twakoreshejwe.


    Umunsi umwe nagiye gusura Mariya ambwira inkuru 

    nziza Yambwiye ko mu bikoresho nzajya njyana ku 
    ishuri harimo ibitabo amakayi amakaramu n’amarati 
    Bana rero mu kwiga tuge tugira umwete umurava 
    n’ubutwari mu byo dukora


    2.Kora interuro ebyiri ukoreshemo neza akitso n’akabago.

    KWANDIKA

    Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kigakurikira
    Izuba ryaracanye, mu ishyamba ibyatsi biruma.
    Inyamaswa z’indyabyatsi zibura ibyo kurya.
    Impara n’imparage zari zarazigamye ubwatsi bwazitunga 
    nk’iminsi ibiri.
    Imvubu yaje kuzisaba ubwatsi kuko yumvaga irembejwe 
    n’inzara. 
    Ziyigirira impuhwe zirayireka irisha umunsi wose. Hanyuma…

    Hitamo interuro yaba iherezo ry’iyi nkuru maze uyandike

    a) Impara n’imparage zibona ubwatsi bwinshi.

    b) Imvubu, impara n’imparage zisagurira n’izindi 

     nyamaswa.

    c) Imvubu ihita ibumara impara n’imparage zirabubura.

    UMWANDIKO
    1. Gusoma
    Soma umwandiko ukurikira.

    Inama z’umubyeyi

    d

    Igihembwe gishize nabaye uwa nyuma mu ishuri kubera ubunebwe. 
    Ngeze mu rugo barancyaha cyane bambwira ko ngomba gukorana 
    umurava. Ndi ku ishuri, data yongeye kubinyibutsa maze anyandikira 

    iyi baruwa.

    e

    Nkimara kubisoma, narashishikaye nubahiriza inama zose 
    yangiriye. Igihembwe cyarangiye mfite amanota meza ababyeyi 

    bange baranshimira cyane.

    2. Inyunguramagambo

    Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira.

    3

    a) Iyo nakoze amakosa ababyeyi bangira inama.
    b) Ababyeyi bange naboherereje urwandiko mbasuhuza.
    c) Imyitozo yo mu rugo baduha tuge tuyikorana umurava.

    d) Uzaze kudusura kuko mu rugo bifuza kukubona.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Ni nde wandikiwe ibaruwa?
    b) Ni nde wayimwandikiye?

    c) Muri rusange yamusabaga iki?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Urumva ibaruwa Mariza yandikiwe na se yaramugiriye akahe kamaro?
    b) Mugenzi wawe abaye uwa nyuma mu ishuri wamugira iyihe nama?
    c) Ushingiye ku bivugwa mu mwandiko, wumva kwandikira 

    umuntu ibaruwa bifite akahe kamaro?

    IBARUWA ISANZWE

    Ongera usome ibaruwa iri mu mwandiko “Inama z’umubyeyi” 

    maze utahure icyo ibaruwa ari cyo n’imiterere yayo.

    Menye ko:

    Ibaruwa ari urupapuro rwanditseho ubutumwa umuntu 
    yoherereza undi batari kumwe. Ibaruwa isanzwe igira: 
    - Aderesi y’uwandika
    - Ahantu n’itariki yandikiweho
    - Uwo yandikiye
    - Ubutumwa butangwa

    - -Amazina n’umukono by’uwandika

    Umwitozo

    1) Andika aderesi y’uwanditse ibaruwa iri mu mwandiko 
    Inama z’umubyeyi”.

    2) Andika ahantu n’itariki ibaruwa iri mu mwandiko “
    Inama 

    z’umubyeyi” yandikiwe.

    KWANDIKA

    Soma witonze iyi baruwa maze wuzuzemo ibibura 

    uyandike neza mu ikaye yawe.

    MANZI Jonathan                                  Rubira, …. 10/03/2018
    Akagari ka Rubira
    Umurenge wa Bwami
    Akarere ka Micyo

                                                                      Kuri mukuru ……… Sheja,


                                                                     Nkwandikiye ngira ngo 

    nkumenyeshe ko nzizihiza umunsi ………w’amavuko. 
    Ubushize ubwo nawe wari wadutumiye mu ………mukuru 
    w’………. yawe narishimye cyane. Wananyemereye ko 
    tuzajyana gusura ingagi mu……………

                                                   Nifuzaga rero ko twazajyana 

    gusura……………..ku cyumweru gitaha. None nagira ngo 
    menye niba uzaba uhari kuri uwo munsi.
     
    Yari …………………..wawe.
     …………………Jonathan

     ………………..

    Imyitozo
    UMWANDIKO
    1. Gusoma
    Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Gasore na Mukamana

    q

    Gasore yigaga mu wa gatatu, akaba umwana w’umuhanga cyane. 
    Yababazwaga na Mukamana wigaga adashyizeho umwete, bigatuma 
    atsindwa. 

    Mu kiruhuko, Gasore yifuje kwandikira Mukamana ibaruwa. 

    Yashakaga kumugira inama z’uko yareka ubunebwe. Gasore 
    yari atariga kwandika ibaruwa bituma yiyambaza mushiki we. 
    Yamusabye ko yamwigisha uko bandika ibaruwa.

    Mushiki we ati: “Urafata urupapuro, hejuru ibumoso wandikeho 

    amazina yawe. Munsi urandikaho akarere, umurenge n’akagari 
    dutuyemo, hejuru iburyo uhandike itariki. Uramanuka gato hagati 
    mu rupapuro wandikeho izina rye. Munsi gato utangire umusuhuza, 
    umugire inama nurangiza umusezereho. Nurangiza gusezera, 
    urandika amazina yawe maze usinye.”

    Gasore aramushimira maze aranzika yandikira Mukamana. 

    Yamwandikiye ko agomba kureka gukererwa, kandi agakurikira mu 
    ishuri. Akirinda ubunebwe agasobanuza bagenzi be aho atumvise.

    Ibiruhuko birangiye, Mukamana yasubiye ku ishuri yubahiriza inama 

    za Gasore.Bamuhaye indangamanota, asanga yabaye uwa mbere 

    ahita ashimira Gasore.

    2. Inyunguramagambo

    Uzurisha interuro wahawe amagambo akurikira: umwete, 

    umunebwe, yiyambaza, aranzika.

    a) Mugwera yashatse kumanura ipapayi…………….urwego.
    b) Umunyeshuri utsindwa mu ishuri aba ari……………………
    c) Kankwanzi yageze aho………….atangira kuririmba.

    d) Ni byiza kugira .................. mu byo dukora byose.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Gasore yababazwaga n’iki?
    b) Ni iki kigaragaza ko Gasore yafataga vuba ibyo yigishijwe?

    c) Wumva ari ukubera iki Mukamana yashimiye Gasore?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Ni iki washima mushiki wa Gasore?
    b) Ni iki washima Gasore?

    c) Ni iyihe nama ukuye mu mwandiko?

    UTWATUZO

    Uzuza utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira maze 
    uzisomere abandi wubahiriza uko twakoreshejwe.

    Umunsi umwe nagiye gusura sogokuru Nasanze nta 

    bunebwe agira abyuka kare akajya guhinga ibiti by’imbuto 
    Mu mbuto ahinga harimo amapera amapapayi amacunga 
    n’indimu Ese hari umuntu utazi akamaro k’imbuto Yooo 
    abaye ahari yazagasobanuza bagenzi be pe

    KWANDIKA

    1. Tondeka imigemo ukore amagambo uyandike mu mukono.

    a) mfwa - Nyi - ti - ra.
    b) ho - Mwa - mvye - mvo.
    c) pfa - pfwe - ka - Ya -ka.
    d)ho - mvwa - mvo - Gu.

    2. Soma iyi baruwa wandikiwe n’inshuti yawe uyisubize.
    e
    UMWANDIKO

    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira.

    Inka na Nyarubwana

    x

    Kera habayeho Nyarubwana itarakundaga gukora nk’izindi 
    nyamaswa. Yari yarahorose cyane kubera kubura ibyo irya. Inka 
    yagerageje kuyigira inama yo gushaka ibiyitunga ntiyayumvira.

    Umunsi umwe, yigira inama yo kujya gushaka icyo yarya. Nimugoroba 

    ifata agafuka yerekeza mu murima w’intare ngo ice ibigori. Igezemo 
    itangira kwitegereza ibyeze ikabica ibishyira mu gafuka. Ikirimo 
    kubica yumva intare iratontomye ita agafuka hasi iriruka. Yirutse 
    amasigamana maze ijya kwihisha mu kiraro k’inka. Inka iyibonye 
    irabira cyane iyibaza impamvu ifite igihunga kinshi. Nyarubwana 
    irayisubiza iti: “Naciye ibigori mu murima w’intare iranyirukankana.”

    Inka yongera kuyisaba kwitabira umurimo, Nyarubwana irayumvira. 

    Mu gitondo kare, Nyarubwana itangira kujya izinduka kare ikajyana 
    n’inka guhinga. Imyaka yejeje irayitunga, inasagurira amasoko. Kuva 
    ubwo, Nyarubwana yitabira guhinga cyane. Icika ku bunebwe igira 
    umwete nk’izindi nyamaswa ibaho neza.

    2. Inyunguramagambo

    Simbuza amagambo aciyeho akarongo andi yakoreshejwe mu 

    mwandiko.

    a) Ingabire yarembejwe n’uburwayi none yarananutse. 
    b) Nagiye mu ishyamba numva intare irasakuje. 
    c) Nabonye inyamaswa mpita ngira igishyika.
    d) Ihene yirutse cyane yumvise impyisi ihuma.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko
    a) Kuki Nyarubwana yari yarahorose?
    b) Inka yagiriye Nyarubwana iyihe nama?

    c) Ni iki cyatumye Nyarubwana yiruka ?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Ni uwuhe murimo wifuza kuzakora mu buzima bwawe? 
    b) Ni akahe kamaro ko gukorana umwete?
    c) Vuga ingingo eshatu z’ingenzi zigize umwandiko “Inka na 

    Nyarubwana”?

    UTWATUZO

    Soma interuro zikurikira wubahiriza utwatuzo twakoreshejwe

    a) Umwarimu yavuze ati: «Muge muhorana umwete mu byo mukora byose.»
    b) Umunyarwanda yaravuze ngo : «Udakora ntakarye.»
    c) Umuririmbyi yararirimbye ati : «Umurunga w’iminsi ni umurimo.»

    Menye ko:

    “ ” Utwuguruzo n’utwugarizo iyo twakoreshejwe mu nteruro dukikiza amagambo
    yavuzwe n’undi, usoma 
    atugeraho akaruhuka gato, akabara rimwe bucece, 

    agakomeza gusoma nk’utangiye interuro.

    Imyitozo

    1. Uzuza utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira, maze 

    uzisome wubahiriza uko twakoreshejwe.

    a) Mpabuka yavuze ati Ushaka gukira age akora cyane
    b) Umwarimu yatubwiye ngo Muge mwirinda ubunebwe bana bange
    c) Kankindi ati Umubyizi ni uwa kare

    d) Uwamariya yaravuze ngo Abishyize hamwe ntakibananira

    2. Uzuza utwatuzo dukwiye mu gakuru gakurikira, maze 

    ugasome wubahiriza uko twakoreshejwe.

    Mu kiruhuko gishize umusaza Rwandekwe yatumyeho abazukuru 
    be ngo bamusure Yari yabahaye igihe ntarengwa bagombaga 
    kumugereraho Bamugezeho bakerewe basanga imineke avoka 
    n’amacunga yari yababikiye yabihaye abandi bana Bamubajije icyo 
    yabatumirijeho arababwira ngo igihe cyahise ntikigaruka Umusaza 
    yaratangaye ati Yooo burya ntimuzi agaciro k’igihe rwose

    KWANDIKA
    Himba agakuru k’imirongo itatu cyangwa ine ukandike mu 
    mukono wubahiriza utwatuzo.

    UMWANDIKO

    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira.

    Gasore na Kanyange

    m

    Umunsi umwe, nyina wa Gasore na Kanyange yabatumye guhaha. Mu 
    nzira bagenda bagiranye iki kiganiro.

    Gasore         : Uzi ko utunguka ku ishuri wakerewe bikambabaza cyane.

    Kanyange   :Ehee! Bikubabariza iki se kandi atari wowe uba wakerewe?
    Gasore        : Birambabaza kuko umwarimu wacu yatubwiye kugerera ku 
                              ishuri igihe.
    Kanyange   : None se nareka kurangiza ibitotsi ngo ndazinduka njya ku 
                              ishuri?
    Gasore         : Umwarimu yatubwiye ko kubahiriza igihe ari byiza mu buzima.
    Kanyange   : Yego kubahiriza igihe ni byiza ariko no kuryama na byo 
                              ndabikunda.
    Gasore         : Kuryama ni byiza ariko tugomba kubahiriza igihe cyagenwe.
    Kanyange   : Igihe cyose nahagerera nakwiga nta kibazo.
    Gasore         : Oya Kanya! Gukererwa byakudindiza mu myigire yawe.
    Kanyange    : Uzi ko ari byo Gaso! Kuva ejo sinzongera gukererwa ishuri.
    Gasore         : Ndishimye rwose! Uge uzinduka tujyane ku ishuri twihuta.
    Kanyange    : Inkoko ni yo ngoma. Ntawuzongera kuntanga kugera ku 
                               ishuri.

    2. Inyunguramagambo

    Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.

    y

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Ni nde watumye Gasore na Kanyange ku isoko?
    b) Ni iki cyababazaga Gasore? 
    c) Gasore yabwiye Kanyange ko umwarimu wabo yababwiye iki? 

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    a) Ukeka ko ari ukubera iki tugomba kubahiriza igihe?
    b) Ni iyihe nama wagira abana bakererwa?
    c) Ugiriye mugenzi wawe inama yo kudakererwa ntakumve wabigenza ute?

    AGAKINAMICO

    Ongera usome ikiganiro Gasore na Kanyange bagiranye maze 
    ugikine na mugenzi wawe.

    Menye ko:

    - Agakinamico ari ikiganiro gishobora gukinwa. 
    - Agakinamico kagira abakinnyi, ahantu n’igihe gakinirwa, 
     kakagira n’izingiro.
    Urugero: Mu kiganiro hagati ya Gasore na Kanyange: 
    Abakinnyi: Gasore na Kanyange.
    Ahantu: Mu nzira
    Izingiro: Gasore akangurira Kanyange kudakererwa ku ishuri.

    Umwitozo
    Soma ikiganiro gikurikira maze utahuremo: abakinnyi, 
    ahantu, igihe n’izingiro.

    Bafatanyije urugendo
    Mu gitondo Kamariza yahuriye na Kamanzi mu nzira maze bafatanya 
    urugendo.
    Kamariza: Waramutse Kama?
    Kamanzi: Waramutse Kamari?
    Kamariza: Ugiye he?
    Kamanzi: Ngiye ku isoko kugura umuceri mama antumye.
    Kamariza: Nange ngiye ku isoko.
    Kamanzi: Ni byiza, reka dufatanye urugendo.

    KWANDIKA
    Himba interuro ukoresheje amagambo akurikira uzandike 
    mu mukono: imfwati, yahomvomvye, bwakapfakapfwe.


    Imyitozo
    UMWANDIKO
    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira.

    Byusa n’umubyeyi we

    j

    Umubyeyi Muramutsa yajyanye n’umwana we Byusa mu gitaramo. 
    Icyo gitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi y’umurenge. Itorero 
    ry’ikinamico ryabakiniye umukino witwa ngo: “Udakora ntakarye.”

    Muri iyo kinamico, abakinnyi bagaragazaga ko
    umunebwe nta cyo 
    yakwigezaho. Ikinamico imaze guhumuza, Muramutsa na Byusa 
    baratashye.

    Uwo mugoroba Byusa ntiyatoye agatotsi, yibazaga ku byo yabonye. 

    Bwarakeye yegera umubyeyi we amubaza aho ibyo bakiniwe biva. 
    Yamubwiye ko ibyo bakiniwe biva mu bitekerezo bikandikwa hanyuma 
    bigakinwa. 

    Byusa ntiyatuje abaza uko bandika ikinamico. Umubyeyi 

    we yamubwiye ko uwandika ikinamico abanza guhitamo 
    insanganyamatsiko. Iyo amaze gutoranya insanganyamatsiko, 
    ahitamo abakinnyi akabaha imico itandukanye. Aba agomba kumenya 
    kandi aho atangirira n’aho asoreza. Muramutsa yanabwiye Byusa ko 
    uwandika ikinamico ayandika mu buryo bw’ikiganiro.

    Byusa amaze kumva ibyo umubyeyi we amubwiye, yabishyize mu 

    bikorwa. Ibyo bituma aba ikirangirire mu kwandika ikinamico.

    2. Inyunguramagambo.

    Uzurisha interuro zikurikira aya magambo: ikirangirire, 

    bihumuje, umunebwe, insanganyamatsiko.

    a) ……….atinda kubyuka.
    b) Twatashye amarushanwa n’imikino…………..
    c) Ababyeyi baje mu nama bababwira……………y’uyu munsi.

    d) Mandera yabaye …………..ku isi kubera ibikorwa bye.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Kubera iki mu mwandiko bavuze ngo: “Udakora ntakarye”? 
    b) Ni hehe dukunda kumvira ikinamico ?

    c) Kubera iki Byusa atigeze atora agatotsi?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Ni iki washimira umubyeyi wa Byusa?
    b) Wumva ibikinwa mu ikinamico bimariye iki abantu?

    c) Uratekereza ko abandika ikinamico byabamarira iki?

    UTWATUZO

    Uzurisha utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira, maze 

    uzisomere abandi wubahiriza uko twakoreshejwe.

    Abanyeshuri baje ku ishuri bakerewe Umwarimu arababaza 
    ati Mwakerewe mukora iki Barasubiza bati Twagiye gufasha 
    umukecuru duturanye maze imvura iragwa Umwarimu 
    yarabababariye ariko arababwira ati Muge muzinduka 

    mumufashe hakiri kare Bavugira icyarimwe ngo Urakoze

    AGAKINAMICO

    Fata mu mutwe agakinamico gakurikira ugakine na mugenzi wawe

    d

    Munana yagiye mu rutoki ku manywa. 
    Abona inkende yuriye insina irya imineke. 
    Ayisaba umuneke. Inkende irawumuha. 

    Munana ataha yishimye.

    Munana: Ndumva nshonje uwampa kuri iriya mineke.
    Inkende: Uraho wa mwana we?
    Munana: Yego.
    Inkende: Urava he ukajya he?
    Munana: Ndi gutembera aha mu rutoki.
    Inkende: Kuki uri kureba hejuru cyane witegereza imineke?
    Munana: Numvaga nshaka kugusuhuza ariko nabuze uko nkugeraho.
    Inkende: Ubwo se nkumarire iki?
    Munana : Nagira ngo umpe umuneke.
    Inkende : Ngaho akira.
    Munana : Ndumva uryoshye. Urakoze cyane. 

    Mureke dukine aka gakinamico.

    KWANDIKA

    Tondeka amagambo neza ukore interuro yumvikana uyandike 

    mu mukono

    a) Anywa - ahomvomvywa - nyinshi - inzoga - Semfwati - n’.
    b) indwara - gukapfakapfwa - amaze - Mpyorero - n’ - 

    yahomvomvye.

    Isuzuma risoza umutwe wa karindwi

    UMWANDIKO

    Soma umwandiko ukurikira.

    Yamenye kwandika ibaruwa

    e

    Murekatete atangira umwaka wa gatatu, bamujyanye mu kigo 
    gicumbikira abana. Umwete n’umurava byamurangaga byatumye 
    akundwa na bose. Ibyo yabaga agomba gukora yabikoraga neza 
    yubahirije igihe. Haba mu masomo no mu yindi mirimo, byose 
    yabikoraga atijana.

    Ntibyatinze ahabwa igihembo cy’umunyeshuri ubera abandi urugero. 

    Murekatete byaramushimishije ashaka uko yageza ayo makuru ku 
    babyeyi biramuyobera. Yagiye kugisha inama umwarimu, amubwira ko 
    yabandikira ibaruwa. Murekatete yaguye mu kantu, ariko ntiyirarira
    avuga ko atazi kuyandika. Umwarimu yaramuhumurije ati: “Humura 
    ndabikwigisha ni cyo mbereyeho.”

    Umwarimu yifashishije urupapuro, akagenda amwereka uko ibaruwa 

    yandikwa. Yamubwiye ko uwandika abanza kugaragaza aderesi, 
    ahantu n’itariki yandikiweho. Mbere yo kwandika ubutumwa 
    nyirizina, yamubwiye ko habanza indamukanyo. Yamweretse 
    n’ahajya ubutumwa bugenewe uwandikiwe, anamubuza kurondogora
    Yamwibukije ko mu gusoza uwandika yongera kwandika amazina ye 
    akanasinya.

    Murekatete yarabyubahirije, yandikira ababyeyi be, ibaruwa 

    ibagezeho barishima

    2. Inyunguramagambo

    a) Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.

    b) Koresha amagambo akurikira mu nteruro yuzuye: atijana, 
    biramuyobera, kurondogora, ntiyirarira.


    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Ni iki cyatumaga Murekatete akundwa na bose? 
    b) Kubera iki Murekatete yahawe igihembo? 

    c) Ababyeyi Murekatete yashakaga guha amakuru bari he?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Uratekereza ko ababyeyi ba Murekatete bashimishijwe n’iki?
    b) Uretse ibaruwa, ni ubuhe buryo bundi bwakoreshwa mu kugeza ku 
    bandi amakuru?
    c) Wowe uramutse ushaka kugeza ubutumwa ku muntu mutari 
    kumwe wabigenza ute?

    UTWATUZO
    Andika interuro zikurikira ushyira utwatuzo n’inyuguti nkuru 

    aho bikwiye.

    a) Mu rugo banguriye imyenda inkweto igikapu n’ibitabo byo gusoma
    b) Kubera iki ari byiza kubahiriza igihe
    c) Mbega weee nabonye ukuntu yitabira umurimo ndamushima pe

    d) Sibomana yavuze ati abantu badakora ntibakwiteza imbere

    KWANDIKA

    Andikira inshuti yawe ibaruwa uyibwira icyo ushaka 
    kuzaba cyo, n’impamvu ushaka kuzaba cyo.

    UMWANDIKO

    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira.

    Semana na bagenzi be

    s

    Semana yababazwaga na bagenzi be b’abanebwe batitabiraga
    umurimo. Yabagiraga inama yo kureka ubunebwe bakitabira 
    umurimo.

    Abonye bakomeje
    kwinangira, yigira inama yo gushaka agakinamico 
    kabakosora. Nyamara ntiyari azi aho yagakura. Yari umwana 
    w’umuhanga cyane ukunda kubaza icyo atazi cyose. Yegereye nyina 
    wari umwarimukazi amubaza aho yakura agakinamico.

    Yaramubwiye ati: “Ndashaka guhindura bagenzi bange nkoresheje 

    agakinamico. Ikibazo mfite ni uko ntazi aho nagakura.” Nyina 
    aramusubiza ati: “Nta kibazo nzakagushakira.”

    Nyina yamuboneye agakinamico keza. Kavugaga ku munyeshuri 

    watsindwaga kubera ubunebwe no gukererwa. Semana yakigishije 
    bagenzi be baragatora baragakina kabakora ku mutima abanebwe 
    barahinduka.

    Kuva ubwo abari abanebwe batangiye kwitabira umurimo basezerera 

    ubunebwe.

    2. Inyunguramagambo

    a) Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.


    b) Koresha amagambo akurikira mu nteruro yuzuye: 

    batitabiraga, kwinangira, kabakora ku mutima, baragatora

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Semana yababazwaga n’iki?
    a) Ni iyihe nama Semana yagiraga bagenzi be?
    a) Bakomeje kwinangira yabigenje ate?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    a) Niba wowe utazi gukina agakinamico wakora iki kugira ngo 
    ubimenye?
    b) Ni gute ikinamico ishobora guhindura abantu? 
    c) Uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?

    AGAKINAMICO
    1. Soma agakinamico gakurikira maze usubize ibibazo.


    Agakwavu n’akanyamasyo


    Agakwavu kari kavuye mu mirimo yako ku mugoroba. Kabona 
    akanyamasyo bituranye karyamye ku nzira.
    Agakwavu: Kuki uryamye aho?
    Akanyamasyo: Nananiwe gutaha kubera gukora cyane.
    Agakwavu: Ubu rero ngiye kugufasha.
    Akanyamasyo: Uraba ukoze cyane.
    Nuko agakwavu gaheka akanyamasyo birataha.

    Ibibazo

    Ni bande bavugwa mu gakinamico (abakinnyi)……………………….....
    Ni he aka gakinamico kabereye? Byari ryari? (ahantu n’igihe)….…
    Ni iki cyari cyananiye akanyamasyo? (izingiro ry’agakinamico)…..

    2. Kina na mugenzi wawe ako gakinamico.

    KWANDIKA

    Tondeka neza interuro wahawe maze ukoremo agakuru 
    kagufi kumvikana ukandike mu mukono.

    Ingeragere yari ituye mu ishyamba. 
    Na cyo kiyemeza kwitabira umurimo.
    Yahingaga ibigori, byeze itumira ikinyogote.
    Ikinyogote cyarishimye cyane.

    Umutwe wa gatandatu :Siporo n’imyidagaduroUmutwe wa munani :Gukunda igihugu