• Umutwe wa munani:Ubuzima

    Igihekane njw/Njw

    1. Erekana amashusho arimo ijwi njw.

    s2. Erekana igihekane njw/Njw.

    s3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Umusatsi wa Nyanjwenge ni injwiri.

    b) Intebe za Kibanjwa zirakunjwa.

    c) Sinanjwa arashinjwa amanjwe.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Nyanjwenge kwa muganga

    s

    Nyanjwenge yahoraga arwaragurika kandi yarataye ibiro.

    Umusatsi we wari injwiri, uza guhinduka amoya. 

    Ababyeyi be bahoraga banjwa bamuha imiti ya kinyarwanda.

     Akomeje kuremba, se Kibanjwa amujyana ku ivuriro rya Njwari.

     Muganga aramusuzuma, abwira Kibanjwa ko Nyanjwenge arwaye bwaki. 

    Amubwira ko Nyanjwenge yagaburirwa ibiryo birimo intungamubiri agakira. 

    Kibanjwa agurisha intebe zikunjwa abona amafaranga. 

    Atangira kujya ahahira Nyanjwenge ibyo kurya byuzuye intungamubiri.

     Ubu Nyanjwenge yakize bwaki, afite umubiri utoshye.

    a) Nyanjwenge yari arwaye iki? 

    b) Muganga yagiriye se wa Nyanjwenge iyihe nama?

    c) Kibanjwa yakuye he amafaranga yo guhaha?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s

    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane njw, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Umusatsi wange ntabwo ari …………….

    b) Yaguze intebe ………….

    c) Ibiryo bigomba ............. mbere yo kubimira.

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi dw.

    s

    2. Erekana igihekane dw/Dw.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Uruyuki rwadwinze Madwedwe.

    b) Iyi myenda idodwa na Kadwiri.

    c) Basanze Budwiri adagadwa.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Madwedwe yitaweho

    s

    Madwedwe yazindutse ajya ku ishuri.

     Ageze ahantu hari umudwedwe ananirwa kugenda araryama. 

    Budwiri bigana ahageze asanga Madwedwe aryamye atitira. 

    Ajya kureba nyina wa Madwedwe aho yirirwa adwedweza. 

    Nyina aza yiruka ahita amujyana kwa muganga. 

    Muganga asuzumye Madwedwe, asanga arwaye bwaki ibyimbisha. 

    Nyina aradagadwa avuga ko yari azi ko ari ukubyibuha. 

    Muganga amwohereza mu kigo mbonezamirire bamwitaho. 

    Madwedwe amaze gukira ashyikirizwa nyina ngo akomeze kumwitaho.

    a) Madwedwe yananiwe kugenda ageze hehe?

    b) Nyina wa Madwedwe yamujyanye hehe?

    c) Muganga yohereje Madwedwe mu kihe kigo?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane dw, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Uruyuki …………… ararira.

    b) Iki giti ni ………………… .

    c) Iyi myenda ................. na Budwiri.

    s

    1. Erekana amashusho arimo amajwi njw/dw.

    s

    2.Soma amagambo akurikira.

    s

    3. Soma interuro zikurikira.

    a) Imyenda ya Nyanjwenge idodwa na Kibanjwa.

    b) Senjwiri yatemye umudwedwe.

    4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira

    s

    5. Shaka amagambo arimo ibihekane njw, dw muri iki kinyatuzu unayandike mu mukono.

    s6. Tondeka izi interuro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.

    Kibanjwa amugira inama yo kugura intebe zikunjwa.

    Madwedwe yashakaga kugura intebe.

    Ubu Madwedwe yicara mu ntebe zikunjwa bikamushimisha.

    7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Budwidwi ntakigunga

    s

    Umwarimu Kibanjwa yahoraga abona Budwidwi yigunga ntakine.

    Aramwegera amubaza impamvu adakina na bagenzi be. 

    Budwidwi amusubiza ko aba yumva nta mbaraga afite. 

    Kibanjwa amwitegereje abona umusatsi waracuramye. 

    Ahamagaza umubyeyi we baraganira, amushinja kutita ku mwana we.

     Kibanjwa amusaba kujya amwitaho akamugaburira ibirimo intungamubiri. 

    Kuva ubwo umubyeyi wa Budwidwi atangira kumwitaho.

     Ubu Budwidwi afite imbaraga, asigaye akina na bagenzi be.

    a) Kubera iki Budwidwi atakinaga na bagenzi be?

     b) Umubyeyi wa Budwidwi yashinjwe iki?

    c) Ni iki Kibanjwa yasabye umubyeyi wa Budwidwi?

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi sy.

    s

    2. Erekana igihekane sy/Sy.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Busyete arasya ubunyobwa.

    b) Gasyori arinda abana be gusyigingira.

    c) Uyu mwana yashushanyije akanyamasyo.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Baretse ibiyobyabwenge

    s

    Hari mu kiruhuko Busyete ajya gusura Busyori iwabo. 

    Ahageze, Busyori azana umupira batangira gukina.

     Umupira bakinaga ugwa mu bihuru, Busyete ajya kuwureba. 

    Atangazwa no kuhasanga abana bataye ishuri batumagura ibitabi.

     Ahamagara Busyori ngo amufashe gucyaha abo bana. 

    Busyori ababwira ko ku ishuri bababujije kunywa ibiyobyabwenge. 

    Busyete na we yongeraho ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima.

     Bumvise inama za Busyete na Busyori biyemeza kubireka.

     Ubu baretse ibiyobyabwenge, basubira mu ishuri.

    a) Busyete na Busyori basanze abana bakora iki? 

    b) Kuki ari bibi kunywa ibiyobyabwenge?

    c) Ni ikihe kemezo abana banywaga ibiyobyabwenge bafashe?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s

    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s

    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s

    10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane sy, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) .……………. kagenda buhoro.

    b) Uru ..………… rusya amasaka neza.

    c) Reka ................... iyo mineke!

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi fw.

    s

    2. Erekana igihekane fw/Fw.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Igifwera kiri ku rukoma.

    b) Gafwero arwaye igifwana.

    c) Imbwa irahekenya igufwa.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Igifwera cyatabaye akanyamasyo

    s

    Umugoroba umwe, igifwera cyarimo gitembera. 

    Kigeze mu ishyamba rya Gafwero, kihasanga akanyamasyo gasinziriye. 

    Kari kanaryamiye ijerekani irimo kanyanga.

     Igifwera kigerageza kugakangura, ariko gakomeza kugona. 

    Gakangutse gasaba igifwera kugasindagiza kakajya mu rugo. 

    Bigezeyo, igifwera kimenya ko kasinzirijwe na kanyanga kanyoye. 

    Igifwera kigasobanurira ingaruka zo kunywa kanyanga. 

    Kikabwira ko kanyanga ari ikiyobyabwenge cyangiza ubuzima. 

    Akanyamasyo kiyemeza kutazongera kuyinywa maze kamena iyari isigaye.

    a) Igifwera cyasanze akanyamasyo hehe? 

    b) Kuki akanyamasyo kari kasinziriye?

    c) Akanyamasyo kiyemeje iki?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane fw, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Imbwa irahekenya ………… .

    b) Umuntu urwaye …………… ababara mu nda.

    c) Gafwero yabonye ...................ku rukoma.

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi sy/fw.

    s

    2.Soma amagambo akurikira.

    s

    3. Soma interuro zikurikira.

    a) Ibi bishyimbo byatangiye gusyunyura.

    b) Mukagafwero yasyonyoye imineke.

    4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.

    s

    5. Shaka amagambo arimo ibihekane sy, fw muri iki kinyatuzu, uyandike mu mukono.

    s

    6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.

    Babona igifwera ku rukoma bagira ubwoba.

    Busyete na Gafwero bakinaga umupira.

    Bahamagara Mukamusyi akibakuriraho.

    7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Mukagafwero yisubiyeho

    s

    Mukagafwero yakundaga kunywa ibiyobyabwenge.

    Amafaranga ye yose ni ho yashiriraga. 

    Ntiyitaga ku bana be, bose bari barasyigingiye. 

    Amagufwa yabo yarabarikaga umubiri wose. 

    Umunsi umwe Mukagafwero yagiriwe inama na Mukabusyete. 

    Amwumvisha ko natareka ibiyobyabwenge, abana bazakomeza gusyigingira. Mukagafwero yitegereza abana agahinda karamwica.

     Kuva ubwo areka ibiyobyabwenge, yita ku bana be.

     Ubu mu mudugudu atuyemo, asigaye ari intangarugero.

    a) Abana ba Mukagafwero bari bameze bate? 

    b) Byagenze bite Mukagafwero yitegereje abana be?

    c) Mukagafwero amaze kureka ibiyobyabwenge yakoze iki?

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi ndy.

    s2. Erekana igihekane ndy/Ndy.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Ndyamiye afite indyankwi ityaye.

    b) Ibi biryo birimo indyoshyandyo.

    c) Ndya indyo yuzuye buri munsi.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Turye indyo yuzuye

    s

    Bana turye indyo yuzuye.

    Indyo yuzuye si irimo indyoshyandyo.

    Indyo yuzuye ni irimo intungamubiri zose.

    Indyo yuzuye ituma tugira imbaraga.

    Bana turye indyo yuzuye.

    Indyo yuzuye ituma tugira ubuzima bwiza.

    Indyo yuzuye ituma tutarwara ibifwana.

    Indyo yuzuye turya ituma twiga neza.

    Bana turye indyo yuzuye.

    a) Indyo yuzuye iba irimo iki? 

    b) Indyo yuzuye iturinda iyihe ndwara?

    c) Ni iyihe nama tugirwa muri aka gakuru?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane ndy, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Busyete yaguze …………… ityaye.

    b) Ibiryo birimo ……………….. biraryoha.

    c) Tugomba kurya ........... yuzuye ngo tutarwara.

    Igihekane cw/Cw

    1. Erekana amashusho arimo ijwi cw/Cw.

    s

    2. Erekana igihekane cw/Cw.

    s3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Uyu muriro wacwekereye.

    b) Gacwezi arahira imicwira.

    c) Icwende rya Semacwa ryamenetse.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Gacwezi yarakize

    s

    Gacwezi yararwaye cyane, imbaraga zose zirakendera. 

    Nyina atekereza kumuvuza ku mucwezi, yibwira ko arwaye amacwa.

    Mukagacwezi, ugira abantu inama mu byerekeye ubuzima aramubuza.

     Amubwira ko Gacwezi arwaye kubura amaraso.

    Nyina wa Gacwezi amubaza icyo yakora ngo Gacwezi akire.

     Mukagacwezi amusubiza ko umuti ari ukumuha indyo yuzuye.

     Ubu Gacwezi aragaburirwa indyo yuzuye, arakina nta kibazo.

    a) Ninde wabujije nyina wa Gacwezi kujya kumuvuza ku mucwezi?

     b) Gacwezi yari arwaye iki?

    c) Ni iki cyatumye Gacwezi yongera gukina nta kibazo?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s

    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane cw, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Mukagacwezi arahirira inyana …..............................

    b) Wo gacwa we! Wa muriro…………..............................

    c) Iyo mwarimu yigisha dukurikira .............................

    s

    1. Erekana amashusho arimo amajwi ndy/cw.

    s

    2.Soma amagambo akurikira.

    s

    3. Soma interuro zikurikira.

    a) Indyabyatsi zikunda imicwira.

    b) Gafwero aratyaza indyankwi.

    4. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.

    s

    5. Shaka amagambo arimo ibihekane ndy, cw muri iki kinyatuzu unayandike mu mukono.

    s

    6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.

    Mukagacwezi akunda kuyahirira imicwira.

    Iyo nyana irya indyo nziza.

    Mukagacwezi yoroye inyana.

    7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Ndyamiye akunda gukina

    s

    Umugoroba umwe Ndyamiye yacanye umuriro ashyiraho amazi.

    Ajya gukina na bagenzi be mu kibuga kegereye imicwira. 

    Nyina avuye kugura icwende, asanga umuriro wacwekereye. 

    Ahamagara Ndyamiye amubwira ko umuriro wacwekereye.

     Ndyamiye yihutira gusaba nyina imbabazi kuko yarangaye.

     Nyina amubwira ko gukina bikomeza amagufwa. 

    Yongeraho ko gukina bituma umuntu yisanzura akagira inshuti. 

    Amwibutsa ko gukina ariko bitibagiza umuntu gukora uturimo.

    a) Ndyamiye na bagenzi be bakiniraga he? 

    b) Nyina wa Ndyamiye yari avuye gukora iki?

    c) Gukina bimarira iki umubiri?

    Igihekane nshy/Nshy

    1. Erekana amashusho arimo ijwi nshy.

    s

    2. Erekana igihekane nshy/Nshy.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Nshyuhiriza inshyushyu nywe ndashonje.

    b) Nshyirira iyi nshyimbo mu nzu. 

    c) Abarezi batubuza kuba inshyanutsi.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Turinde intoki umwanda

    s

    Umugoroba umwe nasuye Shyirambere.

     Nsanga ahanagura inshyimbo ya se.

     Arambika inshyimbo hasi anshyuhiriza amazi.

     Ayanshyirira mu gikombe ngo nkarabe intoki nywe inshyushyu. 

    Mubaza impamvu nakarabye mbere yo kunywa inshyushyu.

     Ambwira ko ngomba gukaraba intoki mbere yo kurya no kunywa. 

    Yongeraho ko isuku yo ku ntoki irinda indwara zikomoka ku mwanda.

     Mushimira ko anyigishije kwirinda indwara zikomoka ku mwanda.

    a) Shyirambere yahanaguraga iki? 

    b) Tugomba gukaraba intoki ryari?

     c) Isuku yo ku ntoki irinda iki?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nshy, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Uyu mukambwe yitwaje ………….. .

    b) ……….ni amata bakamye ako kanya.

    c) ....................... amazi nkarabe.

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi nty.

    s

    2. Erekana igihekane nty/Nty.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Ntyariza iyi ndyankwi.

    b) Nyirantyoza atetse intyabire.

    c) Muhizi ni intyoza.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Kwirinda biruta kwivuza

    s

    Abaturage bo mudugudu wa Ntyazo bahoraga barwaragurika. 

    Nyirantyoza, umujyanama mu byerekeye ubuzima abakoresha inama.

     Ababwira ko barwaragurika kuko batarya indyo yuzuye. 

    Abibutsa kujya barya intyabire kuko zuzuyemo intungamubiri. 

    Abasaba kujya barya imboga kuko zirinda indwara. 

    Abibutsa no kujya banywa inshyushyu kuko yubaka umubiri. 

    Umusaza Busyete arahaguruka ashimira Nyirantyoza.

     Avuga ko ibyo Nyirantyoza ababwiye byose biboneka iwabo. 

    Nyirantyoza asoza abibutsa ko kwirinda biruta kwivuza.

    a) Umujyanama uvugwa muri iyi nkuru yitwa nde? 

    b) Ni akahe kamaro ko kurya imboga?

    c) Ni nde washimiye Nyirantyoza?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s

    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s

    10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nty, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) ………...... ziraryoha.

    b) ……….. iyi ndyankwi nge gutema igiti.

    c) Uyu mwana ni .................... mu ishuri.

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi nshy/nty.

    s

    2.Soma amagambo akurikira.

    s

    3. Soma interuro zikurikira.

    a) Nyirantyoza yanshyiriye inshyimbo mu nzu.

    b) Nshyuhiriza izi ntyabire.

    4. Soma kandi wandike mu mukono interuro zikurikira.

    a) Sentyoza aranywa inshyushyu.

    b) Nyirantyoza arabuganiza amata mu cyansi.

    5. Shaka amagambo arimo ibihekane nshy, nty muri iki kinyatuzu unayandike mu mukono.

    s

    6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.

    Nge gusura Nyirantyabire.

    Umpanagurire na ya nshyimbo yange.

    Nshyuhiriza amazi nkarabe.

    7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Mutembanshyushyu akomereka

    s

    Nitwa Mutembanshyushyu, rimwe ntyaza icyuma nakomeretse urutoki.

     Data anshyira ku rutugu, yihutira kunshyikiriza umuganga. 

    Mpageze, umuganga Sentyoza anyakirana ubwuzu.

    Anshyiriraho umuti byihuse, arangije anshyiriraho igipfuko.

    Ambwira ko ngomba kujya nitonda mu gihe ntyaza. 

    Nakunze umuganga Sentyoza kubera ko yita ku barwayi. 

    Ubu nange ndiga nshyizeho umwete nshyashyanira kuzaba muganga. 

    Buri mugoroba nsoma ibitabo ngo ntyaze ubwenge.

    a) Kubera iki se wa Mutembanshushyu yihutiye kumushyikiriza umuganga? 

    b) Umuganga yavuye ate Mutembanshyushyu?

    c) Kubera iki Mutembanshyushyu yiga ashyizeho umwete?

    s

    1.Soma amagambo akurikira.

    s

    2. Soma interuro zikurikira.

    a) Nyanjwenge aratyaza indyankwi.

    b) Umuriro Madwedwe yacanye wacwekereye.

    c) Gasyori arwaye igifwana.

    d) Inshyushyu ibamo ibyubaka umubiri.

    3. Uzurisha ijambo rikwiriye ririmo ibihekane njw, fw, nty, ndy, cw maze ukore interuro unayandike mu mukono.

    a) Nyanshya ni ……….. mu masomo yose.

    b) Madwedwe na Busyete barashyira amavuta mu …………

    c) Gacwezi yaguze intebe ……………..

    d) Kurya …………yuzuye bituma tugira ……...……akomeye.

    4. Shaka amagambo arimo ibihekane njw, dw, sy, fw, ndy, cw, nshy, muri iki kinyatuzu maze uyandike mu mukono.

    s

    5. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.

    Ndyamiye amusaba kukireka ngo atakica.

    Aba abonye igifwera iruhande rwa za ntyabire.

     Ageze mu nzira asanga Ndyamiye yica intyabire.

    Ashaka kugikuraho yifashishije inshyimbo.

    Budwiri yagiye kugura intebe zikunjwa kwa Gasyori.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Ubuzima bwacu

    s

    Umugoroba umwe Nyanshya yadusabye gutuza akatuganiriza.

    Twese twahise tugira amatsiko twicara ku mukeka ducweje. 

    Yatubwiye ko kudwangadwanga ibiziba bitera igifwana dukwiye kubyirinda.

     Yatwibukije ko kurya indyo yuzuye birinda indwara dukwiye kubiharanira. 

    Yatwibukije ko kunywa inshyushyu byubaka umubiri bikawurinda gusyigingira.

     Yatubwiye ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, dukwiye kubyirinda.

     Yanatubwiye ko gukora imyitozo ngororamubiri, bikomeza amagufwa.

     Yadusabye ko igihe turwaye, dukwiye kwivuza hakiri kare.

     Mbega ngo Nyanshya aratubera intyoza! Yatwunguye byinshi!

    a) Kuki abana batagomba kudwangadwanga ibiziba?

    b) Kuki ari byiza gukora imyitozo ngororamubiri?

    c) Ni iki abantu bagomba gukora iyo barwaye?

    Imyandiko y’inyongera

    Imivugo

    1. Amahoro i Rwanda                   

    Dukunde amahoro                            
    Turwanye urwango
    Amahoro aganze 
    Iwacu i Rwanda.
    Kugira urukundo
    Ntitukabyange
    Amahoro aganze
    Mu rwa Gasabo.
    Bana mwese
    Mukunde u Rwanda
    Amahoro aganze
    Iwacu i Rwanda.

     2. Bwiza wacu

    Bwiza wacu
    Umukobwa ukwiye
    Ufasha ababyeyi.
    Uturimo twose.
    Afata utweyo
    Ubwo agakubura
    Utwanda twose
    Akanaga hirya.
    Amesa utwenda 
    Tugacya rwose
    Bwiza wacu
    Icyatwa iwacu.

    3. Tumurerere mu muryango

    Umwana Nkuranga
    Yataye ishuri
    Kubera ababyeyi
    Rurema yatwaye.
    Nta myambaro atunga
    Yambara injamba
    Iyo imvura iguye
    Imunyagira yose.
    Umuvumvu Nkoronko
    Yaramubonye
    Arimo arya imvuzo
    Amutwara iwe bwangu.
    Amutekera injanga
    Amukiza amavunja
    Amwambika neza
    Nkuranga aratuza.
    Aba mu muryango
    Amasomo aratsinda.

    4. Ukuri kurakiza

    Nikuzwe w’i Mpanda
    Yatumwe umujyojyo
    Ageze kuri Pfunda
    Amafaranga yajyanye
    Ayigurira imigati. 
    Nikuzwe arataha
    Asanga umusaza
    Se yicaye hanze
    Yogosha ubwanwa
    Amubwiza ukuri kose.
    Sinaguze umujyojyo
    Niguriye imigati
    None rero mubyeyi
    Ngusanze ntakamba
    Ngo uce inkoni izamba.

    5. Gwaneza arakeye

    Gwaneza arakeye

    Yatojwe kugenda

    Asa neza mu bandi.

    Umubyeyi umubyara

    Yamutoje gukaraba

    Imbyiro zigahunga.

    Gwaneza arakeye

    Asokoza buri munsi

    Ntatunga ubujwiri.

    Ishyaka rimuranga

    Asukura aho arara

    Icyumba ke kikera

    Ni byinshi adutoza

    Iyo turi ku ishuri

    Twese turamushima

    6. Dore ikoranabuhanga!

    Ikoranabuhanga
    Ni rudasumbwa
    Rikundwa na bose
    Rikamenywa na benshi.
    Tereviziyo yange
    Injyana hose
    Imbwira byinshi
    By’iwacu i Rwanda.
    Inyereka Nyungwe
    Nkabona Gishwati

    N’ibiti byiza
    Bivura indwara.
    Iyo nshaka
    Amafoto meza
    Mfata terefone
    Ngafotora abantu
    Ngafotora ibintu.
    Iyo nkoresha interineti
    Nge menya byinshi.
    Menya abakinnyi beza
    B’ibihugu byose.

    7. Dutembere u Rwanda

    Nitwa Ntaganzwa
    Ntuye i Matyazo
    Nasuye ibyiza
    Bitatse uru Rwanda.
    Nasuye Nyungwe
    Mbona inyoni nyinshi
    Zirimo inkware
    Mbona ibiti byiza
    By’amahwa menshi.
    Nageze mu Birunga
    Mbona inyamaswa
    Ingagi zikunzwe
    Zirya inswa cyane.
    Nasuye Burera
    Nsura Ruhondo
    Nambutswa neza
    Rugenintwari
    Angeza i Burera.
    Namanutse imusozi
    Nzamuka iyindi
    Mba nguye hasi 
    Umubiri urapyoka
    Nsoza urugendo.
    Namenye u Rwanda
    Rutatswe imisozi
    Rurimo amashyamba
    Ibiyaga n’ibirunga.

    8. Madwedwe

    Umwana Madwedwe
    Yabyirutse mureba
    Adakunda ibirayi
    Bivanzemo imbwija.
    Ntiyaryaga utujanga
    Ngo dukanuye amaso 
    Ntiyakundaga inshyushyu
    Agahorera amazi
    Ayasomeza ibijumba.
    Bidatinze ararwara
    Inda yose irabyimba
    Amatama aratumba

    Imisatsi iba injwiri.

    Nyina aravugishwa

    Ngo arwaye igifwana

    Igisyo kiramujyanye.

    Mukuru we w’intyoza

    Abasaba kumuvuza

    Ngo barebe icyo arwaye.

    Basanze Madwedwe

    Azonzwe na bwaki

    Bamuhata ibirayi

    Bivanzemo imbwija

    Bivanzemo injanga

    Ngo atazicwa na bwaki.

    Madwedwe arariye

    Aba abonye indyo nyayo

    Madwedwe aratoshye

    Aba umwana ushamaje

    Unakeye mu bandi.

    Indirimbo

    1. Umwanda wose urica

    Umwanda wose urica, bana mubimenye.

    Urwaza abantu benshi, namwe muwirinde.

    Muzage mukunda, gukaraba neza.

    Muzamere rero, nk’abana barezwe.

    Mbyutsa mu gitondo, nkarabe umubiri.

    Nsobanura byose, nge nirinda umwanda.

    Untoze n’uburyo bwo gukora isuku`

    Ibyo mbujijwe byose mbigendere kure.

    Tubwire abana bose uko twirinda umwanda.

    Turwanye ubugwari tunagira ishyaka.

    Tuzage dukunda, gukaraba neza.

    Tuzamere rero nk’abana barezwe.

    2. Akanyamanza

    Mbe kanyamanza keza

    Ko mbona wishimye

    Ni iki cyabiguteye

    Ngo natwe tugufashe?

    Erega ni ko mpora

    Mwa banyeshuri mwe

    Iyo mbona mukina

    Numva nabakinamo!

    Uge uza twikinire

    Ntabwo tujunjama

    Wenda wazatwigisha

    Kuguruka nka we.







    Umutwe wa karindwi:IterambereUmutwe wa munani:Ubuzima