• Umutwe wa karindwi:Iterambere

    Igihekane nzw/Nzw

    1. Erekana amashusho arimo ijwi nzw.

    s

    2. Erekana igihekane nzw/Nzw.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Mukantaganzwa acururiza i Muyunzwe.

    b) Ntaganzwa yatsinzwe ikizamini.

    c) Iyi banki irarinzwe.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Simpenzwe ku isoko

    s

    Simpenzwe yajyanye na Kantengwa i Muyunzwe guhaha.

     Bagerayo bazanye ibyunzwe bagura amazi babanza kuyanywa. 

    Simpenzwe atangira kubaza Kantengwa ibibazo binyuranye. 

    Amubaza icyo abagabo bambaye impuzankano bashinzwe. 

    Kantengwa amubwira ko bacunze umutekano. 

    Nuko amutembereza mu isoko ryose amwereka ibicuruzwa. 

    Barangije bajya aho Mukantaganzwa acururiza imyambaro. 

    Kantengwa amugurira imyenda badahenzwe, Simpenzwe ataha yishimye.

    a) Simpenzwe na Kantengwa bagiye i Muyunzwe gukora iki?

    b) Ni iki Kantengwa yeretse Simpenzwe mu isoko? 

    c) Ni iki Kantengwa yaguriye Simpenzwe?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s

    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s

    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s

    10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nzw, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Abaporisi ...... umutekano.

    b) ............isuzuma arababara.

    c) Mukantaganzwa yakinnye azana………..

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi sw.

    s

    2. Erekana igihekane sw/Sw.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Rudaseswa yaguze umuswari adahenzwe.

    b) Umuswa warumye Nziraguseswa.

    c) Twasuye inyamaswa muri pariki.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Rudaseswa yarahombye

    s

    Rudaseswa ni umucuruzi uturiye umugezi wa Giswi.

    Acururiza amakayi mu isoko, imbere ya Muswayire.

    Igitondo kimwe yasanze amakayi yose imiswa yayangije. 

    Arebye hasi ahabona umugina urimo imiswa. 

    Abamuguriraga amakaye babibonye barigendera. 

    Rudaseswa ahomba amafaranga atari make. 

    Nuko yigira inama yo gushaka umuti wirukana imiswa.

    a) Ni iki cyangije amakayi ya Rudaseswa?

    b) Kuki abaguraga amakayi ya Rudaseswa bigendeye?

    c) Rudaseswa yigiriye iyihe nama nyuma yo guhomba?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane sw, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Rudaseswa arihanagura ibyunzwe akorosheje ……......

    b) ………..ziba muri pariki.

    c) Amashuka ………..ku buriri.

    s

    1. Erekana amashusho arimo amajwi nzw/sw.

    s

    2. Soma amagambo akurikira.

    s

    3. Soma kandi wandike interuro zikurikira.

    a) Ntaganzwa yaguze umuswari i Kayunzwe.

    b) Semiswa yazanye icyunzwe.

    4. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo n’interuro bikurikira.

    s5. Shaka amagambo arimo ibihekane nzw/sw muri iki kinyatuzu, unayandike mu mukono. 

    d

    6. Tondeka neza aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.

    a) yaguze-Semiswa -Muyunzwe -imiswari - i.

    b) amakayi - Imiswa - ya - yangije - Ntaganzwa.

    c) arashushanya - zo - inyamaswa - Semiswa - pariki - muri.

    7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Yazize ruswa

    s

    Sinseswa acururiza mu isoko rya Kayunzwe.

    Mu byo aranguza harimo imiswari minini kandi myiza.

     Umunsi umwe abashinzwe imisoro bafunze iduka rye. 

    Bumuregaga kudatanga imisoro ku nyungu mu byo acuruza.

     Ashaka kubaha ruswa bahita bamuta muri yombi. 

    Nyuma baje gukuramo ibicuruzwa bye bitezwa cyamunara. 

    Nuko Sinseswa azira ubuswa bwo kudatanga imisoro.

    a) Kuki abashinzwe umusoro bafunze iduka rya Sinseswa?

    b) Kuki Sinseswa yatawe muri yombi?

    c) Sinseswa yazize iki?

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi hw.

    s2. Erekana igihekane hw/Hw.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Sinseswa yahinze ibihwagari.

    b) Uwimpuhwe arahwitura Simpenzwe.

    c) Ibi bihwagari birimo ibihuhwe.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Ubuhinzi bwa Uwimpuhwe

    s

    Uwimpuhwe ni umugore utari umuswa na mba.

     Azwiho guhinga ibihwagari bitarangwamo ibihuhwe.

    Buri gitondo, Uwimpuhwe arihwitura akajya kubibagarira.

     Iyo byeze abaturanyi bamubuza amahwemo babimusaba. 

    Akabahwiturira guhinga ibihwagari byabo.

     Abenshi bahwihwisa ko bigoye guhinga ibihwagari. 

    Uwimpuhwe akababwira ko bihwanye no guhinga ibindi bihingwa.

     None abaturanyi biyemeje ko batazahwema guhinga ibihwagari.

    a) Ni nde uhinga ibihwagari?

    b) Buri gitondo Uwimpuhwe akora iki?

    c) Abaturanyi ba Uwimpuhwe biyemeje iki?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane hw, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Wifata icyo giti………..atakujomba.

    b) Amavuta akorwa mu ………..aryoshya ibiryo.

    c) Uwimpuhwe ahinga ...............

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi nsw.

    s2. Erekana igihekane nsw/Nsw.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Inyana igomba konswa igahaga.

    b) Inkoko ziratoragura inswa.

    c) Kwiga ntibikwiye gukerenswa.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Tworore amatungo magufi

    s

    Uyobora Akagari ka Nyanswa yari agiye gusura abaturage.

     Yagenzwaga no kubahwiturira kwita ku bworozi.

     Mu nzira abona abana birukanswa no gutoragura inswa. 

    Ababaza impamvu batoragura inswa.

     Bamusubiza ko gutoragura inswa bitakerenswa kuko ziryoha.

     Umuyobozi ababwira ko badakwiye kurya inswa gusa.

     Ahubwo ko bakwiye no korora amatungo magufi. 

    Ababwira ko boroye udukwavu bazabona inyama ziryoshye.

    a) Ni nde wari ugiye gusura abaturage?

    b) Ni iki kirukansaga abana?

    c) Kuki umuyobozi abwira abana korora udukwavu?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nsw, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Uruhinja rugomba ............ rugahaga.

    b) Aba bana baratoragura...............

    c) Uwimpuhwe .................. no kugera ku ishuri kare.

    s

    1. Erekana amashusho arimo amajwi hw/nsw.

    s

    2.Soma amagambo akurikira.

    s

    3. Soma interuro zikurikira.

    a) Girimpuhwe akunda inswa cyane.

    b) Arirukanswa no guhaha ibihwagari.

    4. Tondeka neza aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.

    a) ibihwagari –Sinseswa-arabagara.

    b) arirukanswa-no-Uwimpuhwe-udukwavu-kugaburira.

    c) arya - Girimpuhwe - ate - inswa?

    5. Shaka amagambo arimo ibihekane hw/nsw muri iki kinyatuzu, unayandike mu mukono.

    s

    6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.

    Ibihwagari bye ntibigira ibihuhwe.

    Uwimpuhwe ahinga ibihwagari.

    Abantu bose birukanswa no kujya kumugurira ibihwagari.

    7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Girimpuhwe akunda inswa

    s

    Girimpuhwe ni umwana ukunda inswa cyane.

    Iyo zaguye, abuza nyina amahwemo ngo azimukarangire.

    Nyina arihwitura akajya kuzitoragura hafi ya Ruhwa.

    Yaza akazikaranga ku ipanu isanzwe ikarangwaho ibihwagari. 

    Zamara gushya akazigaburira Girimpuhwe.

    Girimpuhwe azirya ashishikaye, akazana ibyunzwe.

    Nyina akamuhanaguza umuswari ukiri mushya.

    a) Ni nde ukunda inswa cyane?

    b) Ni hehe nyina ajya gutoragura inswa?

    c) Girimpuhwe arya inswa ate?

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi tsw.

    s2. Erekana igihekane tsw/Tsw.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4. Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Abana ntibagomba kuvutswa kwiga.

    b) Ishuri ryubatswe neza.

    c) Abana basusurutswa no gusetswa.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Hubatswe ishuri

    s

    Mu kagari dutuyemo ka Muhwehwe ntihabaga ishuri.

     Abana bavutswaga kwiga kubera kutagira ishuri. 

    Ubu hubatswe ishuri ku nkunga ababyeyi batanze.

     Iryo shuri ni rinini, rifite ibyumba byubatswe neza. 

    Umunsi wo kuritaha, ababyeyi bari babukereye. 

    Babanje gususurutswa babyinirwa imbyino zishimishije.

     Nyuma basetswa no gukinirwa udukino dushekeje. 

    Umuyobozi abibutsa ko nta mwana ukwiye kuvutswa kwiga.

    a) Kuki abana batuye i Muhwehwe batigaga?

    b) Ni bande batanze inkunga yo kubaka ishuri?

    c) Umuyobozi yibukije iki abaturage?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s

    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane tsw, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Ntirushwa .......kare ngo adakererwa ishuri. 

    b) Aya mashuri ....... … na Sinseswa.

    c) Nta mwana ukwiye...................... uburenganzira bwo kwiga.

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi ntw.

    s

    2. Erekana igihekane ntw/Ntw.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Rugemintwaza yabaye intwari.

    b) Ntwari antwaza imitwaro yange.

    c) Mukantwari yampaye intwererano.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Rugemintwaza

    s

    Nitwa Rugemintwaza, ntwara ba mukerarugendo basuye ingagi.

     Ntwara imizigo yabo ahabugenewe mu modoka yange.

     Mbere yo guhaguruka, ntwikiriza imizigo ihema rinini.

     Iyo tugezeyo bakabona ingagi basusurutswa na zo. 

    Bamwe bagasetswa no kubona ingagi zihetse abana.

     Iyo tuvuyeyo, ntwara buri wese aho acumbitse. 

    Ba mukerarugendo ntibemera ko hari undi ubatwara. 

    Ikigo ntwarira cyampembeye ko ntwara abagenzi neza.

    a) Ni bande Rugemintwaza atwara?

    b) Ni iki gisetsa ba mukerarugendo?

    c) Kuki Rugemintwaza yahembwe?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s

    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane ntw, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Mukantwari yabaye ………ku rugamba. 

    b) Nzanira ihema………..amakara atanyagirwa.

    c) Mu bukwe nabonye.....................nyinshi.

    s

    1. Erekana amashusho arimo amajwi tsw/ntw.

    s

    2.Soma amagambo akurikira.

    s

    3. Soma interuro zikurikira.

    a) Ntwari ntiyakwemera kuvutswa ishuri.

    b) Harindintwari arasetswa no kubona udukende twonswa.

    4. Tondeka neza aya magambo ukore interuro, uzandike mu mukono.

    s5. Shaka amagambo arimo ibihekane tsw/ntw muri iki kinyatuzu uyandike mu mukono.

    s

    6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.

    Ku ishuri asusurutswa no gukina na bagenzi be.

    Ntashobora kwemera kuvutswa kwiga.

    Ntwari akunda kwiga cyane.

    7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Bisetswa yateye imbere

    s

    Bisetswa yatwaraga abantu ku igare.

     Mukantwari amuha intwererano agura imodoka.

    Ubu Bisetswa atwara abagenzi bagiye mu isoko rya Ntwaro. 

    Rimwe yarantwaye ngenda nsetswa na we sinamenya igihe nagereyeyo. 

    Mubwira ko buri gihe ari we uzajya untwara.

     Ansubiza ko na we ashimishwa no gutwara abagenzi. 

    Yongeraho ko yifuza no kugura imodoka itwara imizigo. 

    Mubwira ko umunsi azayigura, azajya antwarira ibicuruzwa.

    a) Ni nde wahaye Bisetswa intwererano?

    b) Bisetswa atwara abagenzi bajya he?

    c) Ikifuzo cya Bisetswa ni ikihe?

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi ty.

    s

    2. Erekana igihekane ty/Ty.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Matyori aratyaza intorezo.

    b) Amasuka ya Sematyazo aratyaye.

    c) Nyereka ityazo nityarize ishoka.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Ityazo rya Bakame

    s

    Bakame yagiye i Bungwe gushaka ityazo ryo gutyaza amasuka.

     Imaze kubona ityazo yibaza uko iritwara kuko ryari riremereye.

     Ihagarara ku muhanda yibaza uko ityazo rigera mu rugo. 

    Hashize akanya haza inkende itwaye igare. 

    Bakame irayihagarika iyisaba kuyitwaza ityazo. 

    Inkende irayemerera, Bakame iterura ityazo yicara ku igare.

    Igeze mu rugo, yishyura inkende irikomereza.

    Kuva ubwo Bakame ikajya ityaza amasuka yayo.

    a) Bakame yagiye i Bungwe gukora iki?

    b) Bakame yatwaye ityazo kuki?

    c) Ni iki Bakame yakoreshaga ityazo ryayo?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s

    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane ty, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Umurerwa ………….. isuka.

    b) Iri tyazo……….neza.

    c) Itondere iki cyuma kitagutema............. cyane.

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi nkw.

    s

    2. Erekana igihekane nkw/Nkw.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Nkwaya yikoreye inkwi nyinshi.

    b) Nkwakuzi yoroye inkwavu.

    c) Kankwanzi arahanagura inkweto.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Inkwakuzi Sematyori

    s

    Sematyori ni inkwakuzi aho atuye mu Rwinkwavu.

    Yatangiye acururiza inkwi mu isoko rya Rwinkwavu.

    Nyuma yorora inkwavu nyinshi akajya azigurisha.

    Amaze kugwiza amafaranga, agura ipikipiki itwara imizigo.

     Ubu atwarira abacuruzi inkweto akazijyana mu Matyazo. 

    Bose bamukundira ko inkweto zabo azitwara neza.

     Banamukundira ko atajya atinza inkweto zabo mu nzira. 

    Bamwishyura neza na we bikamunezeza.

    a) Sematyori atuye he?

    b) Ni hehe Sematyori ajyana inkweto?

    c) Kuki abacuruzi bakunda Sematyori?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigane igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigane amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigane interuro ikurikira.

    s

    10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane nkw, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Zana……….ducane umuriro.

    b) Izi……..zirankwira.

    c) Nkwakuzi yororeye ............... mu kibuti.

    s

    1. Erekana amashusho arimo amajwi ty/nkw.

    s

    2. Soma amagambo akurikira.

    s

    3. Soma interuro zikurikira.

    a) Isuka ya Nkwakuzi iratyaye cyane.

    b) Nkwaya yaguze inkweto mu Matyazo.

    4. Tondeka neza aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.

    a) aratyariza - Kankwanzi - ityazo - rinini - ku.

    b) mu - ajyanye - Senkware - Matyazo - inkwi.

    5. Shaka amagambo arimo ibihekane ty, nkw muri iki kinyatuzu, unayandike mu mukono.

    s6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.

    Ubu atyariza abaturanyi be amasuka, bakamwishyura. 

    Yaguze ityazo rishyashya.Kankwanzi ni inkwakuzi.

    7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Yize gutwara igare

    s

    Kuva Nkwakuzi akiri umwana yakundaga igare cyane.

    Rimwe asaba Gatyori mukuru we kurimwigisha. 

    Umunsi wa mbere aryiga yari yambaye inkweto. 

    Gatyori amwigishije kunyonga biramunanira yiyambura inkweto. 

    Gatyori arijyaho amwereka uko banyonga. 

    Ntwari arisubiraho agerageza kubigenza atyo. 

    Akomeza kunyonga kenshi, ageraho arabimenya. 

    Abwira Gatyori ko azagura igare akajya atwara abantu.

    a) Nkwakuzi yakundaga iki kuva akiri umwana?

    b) Ni nde wigishije Nkwakuzi gutwara igare?

    c) Nkwakuzi nagura igare azajya akora iki?

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi py.

    s

    2. Erekana igihekane py/Py.

    s

    3. Soma imigemo ikurikira.

    s

    4.Soma amagambo akurikira.

    s

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Gapyisi arapyipyinyura Nkwaya.

    b) Warupyisi irirukansa imbwa.

    c) Aba bana barahekana mapyisi.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Warupyisi muri Nyungwe

    s

    Gapyisi yari afite urugendo mu Karere ka Rusizi.

     Abyuka yipyipyinyura, yambara inkweto vuba aragenda.

     Ageze muri Nyungwe, asanga Warupyisi ihagaze mu muhanda. 

    Gapyisi agira ubwoba arahagarara.

     Avuza amahoni ngo Warupyisi ive mu muhanda iranangira. 

    Gapyisi ava mu modoka.

     Agiye kuyipyatura inkoni, yirukira hepfo.

     Yikubita hasi iryamira icyuma cyari gihari kirapyinagara. 

    Gapyisi arebye asanga Warupyisi ntiyapyotse, akomeza urugendo.

    a) Gapyisi yari agiye he?

    b) Gapyisi yahuriye he na Warupyisi?

    c) Icyuma Warupyisi yaryamiye cyabaye gite?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    s8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    s9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    s

    10. Uzurisha ijambo rikwiye ririmo igihekane py, ukore interuro, uyandike mu mukono.

    a) Musigeho kwiruka mutagwa ............

    b) Guhekana..........ni umukino nkunda.

    c) Iki cyuma............

    s

    1. Erekana amashusho arimo ijwi py.

    s

    2. Soma amagambo akurikira.

    s

    3. Soma interuro zikurikira.

    a) Gapyisi yoroye inkwavu nyinshi.

    b) Genda gahoro utitura hasi ugapyoka.

    c) Aba bana barahekana mapyisi.

    4. Tondeka neza aya magambo ukore interuro, unazandike mu mukono.

    a) acuruza -Gapyisi- nziza - inkweto.

    b) ishuri- vuba- Mwipyipyinyure- muge- ku.

    5. Shaka amagambo arimo ibihekane py muri iki kinyatuzu, unayandike mu mukono.

    s6. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.

    Agezeyo bakina umukino wo guhekana mapyisi.

    Gapyisi yafashe amazi ashyushye aripyipyinyura.

    Gapyisi aza kwitura hasi ariko ntiyapyoka.

    Nkwaya aramubyutsa, aramuhanagura.

    Arangije ajya gusura Nkwaya bigana mu wa kabiri.

    7. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Barahekana mapyisi Agezeyo

    s

    Nkwaya na Gatyori barimo guhekana mapyisi.

    Mukantwari ababwira gukina bitonze ngo batagwa bagapyoka. 

    Batangiye guhekana mapyisi indege iratambuka ngo pyo! 

    Barikanga barekeraho guhekana mapyisi, bicara gato. 

    Gatyori asaba Nkwaya kumusobanurira ibyerekeye indege.

     Amusubiza ko indege zitwara abantu iyo gihera.

    Anamubwira kandi ko hari indege zitwara imitwaro.

    Gatyori aba arabimenye, bakomeza kwihekanira mapyisi.

    Barangije, barataha bakaraba bipyipyinyura.

    a) Ni bande bavugwa muri aka gakuru?

    b) Mukantwari yabwiye Nkwaya na Gatyori gukina bate?

    c) Nkwaya na Gatyori bakarabye bate?

    s

    1.Soma amagambo akurikira.

    s

    2. Soma interuro zikurikira.

    a) Ntanganzwa akunda gusura inyamaswa muri pariki.

    b) Mukantwari ahinga ibihwagari byinshi.

    c) Inkware ziratoragura inswa.

    d) Gapyisi atyaza ishoka atya.

    e) Simpenzwe yanze kuvutswa ishuri.

    3. Uzurisha izi nteruro amagambo arimo ibihekane nzw, nsw, tsw, nkw, py, ukore interuro, unazandike mu mukono.

    a) Ntwari acana ……….muri rondereza.

    b) Uwimpuhwe aratoragura……………

    c) Iyi nzu …………..na Sinseswa.

    d) Gatyori ………..gucunga umutekano wa Banki.

    e) Ntwari yituye hasi…………..

    4. Shaka amagambo arimo ibihekane nzw,sw,hw,nsw,tsw,ntw,ty, nkw, py muri iki kinyatuzu uyandike mu mukono.

    s

    5. Tondeka izi nteruro neza ukore agakuru kumvikana, ugasome.

    Gatyori yatoraguraga inswa ahantu hubatswe inzu nshya.

    Yirukaga yitonze ngo atagwa hasi agapyoka.

    Atinya kuyegera ahamagara Ntwari ngo ayimwereke.

    Abona ya nkware igiye mu biti birimo amahwa.

    Abona inkware ayirukaho ashaka kuyifata iraguruka.

    6. Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.

    Inswa na nyirabarazanaa

    s

    Nyirabarazana yakundaga ishuri kuko rityaza ubwenge.

    Yari intwari mu kurwanya ubuswa mu karere ituyemo.

    Yabyukaga yipyipyinyura, igahanagura inkweto ikajya ku ishuri. 

    Umunsi umwe yagiye ku ishuri yiruka, izana ibyunzwe. 

    Igeze ahantu hahinze ibihwagari, ihasanga inswa nyinshi.

     Irahagarara itinzwa no kurya izo nswa.

    Ibonye igiye gukererwa ishuri, iguruka vuba, ihagera idakererewe.

    a) Ni ukubera iki nyirabarazana yakundaga ishuri?

    b) Igeze ahari ibihwagari yahasanze iki?

     c) Ni iki nyirabarazana yakoze ibonye igiye gukererwa?






    Umutwe wa gatandatu Itumanaho n’ikoranabuhangaUmutwe wa munani:Ubuzima