Topic outline

  • NI NGE NANGE


    Ese wari uzi imwe mu mbogamizi ituma abakobwa batabaza ibibazo birebana n’ubuzima bw’imyororokere? Hari abatinya kuvugwa ko ari abashizi b’isoni cyangwa bagakekwaho gushaka gukora imibonano mpuzabitsina. Nawe byakubayeho?

    Ibi ntibizakubuze kuko kubaza kuri iyi ngingo ni uburenganzira bwawe byatuma umenya byinshi. Dore ko abakiri bato nkawe mufite amahirwe yo kuganirizwa ku byo mwibaza bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

    Ujya wumva bavuga ijambo umwangavu? Baba bavuze umukobwa uri hagati y’imyaka 10 na 19. None se utekereza ko ari iyihe mpamvu bamwita umwangavu?

    Ijambo “Umwangavu” rigizwe n’amagambo abiri “kwanga” n’ijambo “ivu”. Uyu mukobwa ngo aba ageze mu myaka yanga umwanda. Umukobwa ugeze muri iki kigero amera amabere, akagira amataye, akajya mu mihango ndetse akiyumvamo n’ibindi bimenyetso.

    Abahungu bari muri iyi myaka bo babita ingimbi. Kubera iki?

    Ubugimbi biva ku ijambo kugimbuka cyangwa kujya hejuru. Uyu muhungu atangira guhindura ijwi akariniga, akagara mu gatuza, akamera ubucakwaha, ndetse n’ubwanwa. Arakura mu gihagararo, n’ibindi.

    Yaba umwangavu cyangwa ingimbi batangira kugira ibyiyumvo byo gukunda no gushaka gukundwa n’uwo badahuje igitsina. Ese nawe byakubayeho? Ni ibisanzwe rwose. Ikiyongeraho, muri iyi myaka mutangira kwibaza ibibazo by’amatsiko byinshi bijyanye n’uko umubiri uba uhinduka. Dore aho wakura amakuru nyayo kuri ibyo uba wibaza:







    Quiz: 1
  • AMAKURU NYAYO


    Abakiri bato bakunda kwibaza ibibazo no kugira amatsiko ku mpinduka ziba mu buzima bwabo, ku rukundo, imibonano mpuzabitsina n’ibindi, maze bakabura aho bakura amakuru nyayo. Ese wari uzi ko mu kigo cy’urubyiruko ndetse no mu cyumba cy’urubyiruko

    (kiba ku kigo nderabuzima) ushobora kuhakura ibisubizo by’ibibazo wibaza?
    Ni Nyampinga yasuye aha hantu hombi, reka namwe tuhabatembereze.

    Ese wari uzi ko mu kigo nderabuzima no mu kigo cy’urubyiruko, haba icyumba cyahariwe abakiri bato bafite ibibazo bibaza ku buzima bwabo n’imibereho yabo? Haba hari umuforomo wabihuguriwe, ushinzwe kubakira, kandi afite ubumenyi buhagije ku bibazo n’amatsiko muba mufite.





  • BABYEYI NAMWE BAREZI REKA TUGANIRE


    Saba uruhushya mbere y’igihe, ha ababyeyi umwanya wo kubitekerezaho.

    • Saba uruhushya mu gihe ubona umubyeyi afite umwanya wo kugutega amatwi, igihe yishimye mwasabanye. Niba ubona ahangayitse, arakaye se, ba uretse utegereze ko aseka. Ntumurakarire, nawe ni ko wabigenza. Iyo uhangayitse wumva ntawakuvangira.
    • Reka kwerekana ko wihuta. Mbere yo kugusubiza, bakeneye kubitekerezaho.
    • Babwize ukuri igihe cyose kuko uramutse ubabeshye bakabimenya, bagutera ikizere burundu. Ubasobanurire impamvu ushaka kugenda, barebe niba ari ngombwa. Bakurusha ubushishozi, bagushakira ineza.
    • Bizeze ko umutekano wawe utazahungabana, kandi ko nta kintu kibi uzakora. Ababyeyi bawe nibifuza kuvugisha inshuti zawe cyangwa abantu bakuru bazaba bahari. Ubwo wabahuza bakavugana.
    • Nyuma yo kuganira n’ababyeyi bawe baguhaye uruhushya, bashimire. Niba barukwimye tuza, nturakare ngo ubabwire amagambo atari meza. Ahubwo nabwo bashimire kuko ntibaba bakwanze.