Topic outline
Inyigisho1 Ibidukikije kamere: Amazi
1. Amasoko y’amazi
Imvura iduha amazi.
Dukura amazi mu biyaga.Irinde kunywa amazi yo mu biyaga.
Dukura amazi mu migezi.
Irinde kunywa amazi yo mu migezi.
Tuvoma amazi ku isoko.
Ndasiga ibara ikiyaga
Ndashushanya umugezi
2. Akamaro k’amazi mu rugo no ku ishuri
Amazi turayanywa.
Amazi turayatekesha.
Amazi turayiyuhagira, tukayameshesha, tukayakoresha isuku inyuranye.
Amazi tuyuhiza ibimera.
Amazi tuyakoresha isuku.
Amazi tuyakaraba intoki.
Amazi tuyuhiza indabo.
Amazi tuyavangisha irangi ryo gushushanya.
Ndavuga ibikorwa aba bana bakoresha amazi.
3. Dukwiye kunywa amazi meza
Duteke amazi yo kunywa.
Dusukure amazi yo kunywa dukoresheje umuti wa siro.
Dupfundikire amazi yo kunywa.
Ndaca uruziga ku mashusho yerekana ibintu birimo amazi meza yo kunywa.
4. Gukoresha amazi neza
Irinde gusesagura amazi.
Inyigisho2 Ibidukikije kamere: Ubutaka
1. Amoko y’ubutaka n’akamaro kabwo
Umucanga wo kubaka.
Ibumba
Ubutaka buhingwa
Ndahuza ubutaka n’akamaro kabwo.
Inyigisho3 Ibihe by’ikirere
Igihe k’ izuba
Ndavuga ibikorwa byo mu gihe k’izuba.
Igihe k’ imvura
Ndavuga ibigaragaza ko imvura iri kugwa.
Igihe k’ imbeho
Ndavuga uko aba bana bambaye.
Igihe cy’ umuyaga
Ndavuga ibigaragaza ko hari umuyaga.
Ndahuza imyambaro n’ibihe by’ikirere.
Inyigisho 4 Ibitanga urumuri
1. Ibitanga urumuri kamere
Ndasiga ibara izuba
Nderekana ukwezi n’inyenyeri.
2. Ibitanga urumuri byakozwe n’abantu
2. Ibitanga urumuri byakozwe n’abantu
3. Akamaro k’urumuri
Nkunda gusoma iyo hari urumuri.
Ngenda ahari urumuri.
4. Twirinde impanuka ziterwa n’ibitanga urumuri
Si byiza gukora kuri buji no kuyikubaganya.
Ndaca uruziga ku bitanga urumuri byakozwe n’umuntu.