Topic outline

  • General

  • UMUTWE WA 1: UMUCO NYARWANDA

    1.1. Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze


    Buri mugoroba umuryango wa Kamana uhurira ku meza, barangiza gufungura bagatarama. Kamana yifuza ko abana be bakurana imico myiza, bigatuma abatoza indangagaciro ndetse n’ubuvanganzo nyarwanda. Yiyumvisha ko igiti kigororwa kikiri gito kandi ko uburere buruta ubuvuke. Akunda kubwira abana be ati: “Ibi mbabwira muge mubyitaho kuko akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure”. Abana be rero abatoza guca imigani, gusakuza, kwivuga ndetse no kuganira n’abandi batebya kugira ngo bazabe intyoza. Nta bwo agarukira ku muco n’ubuvanganzo gusa, ahubwo gutarama buri mugoroba bituma abaha n’ubumenyi bunyuranye mu bintu bitandukanye. Abana barisanzura, bakamubaza ibyo babona badasobanukiwe, ndetse bikaba n’umwanya wo kuganira ku mibereho yabo mu gihe kizaza. 

    Umunsi umwe, bataramye nk’uko bari basanzwe babimenyereye maze Umutesi abaza se ati: “Ko kera hatabagaho isaha ndetse n’indangaminsi, abantu bamenyaga bate iminsi n’amasaha”? Nuko se amusobanurira ko kera bashingiraga ku zuba, ku kwezi ndetse no ku nyenyeri mu kuranga igihe. 

    Abakurambere bacu bo bifashishaga izuba, ukwezi, ingoma z’abami, inzara, igitero, icyorezo, ibihe by’imvura, ingano y’imyaka mu mirima, amatungo n’ibindi. Bayoborwaga kandi n’ibibera mu bintu bibakikije. Bagakurikirana inyoni uko ziririmba, isake igihe ibikira, bakamenya ko imvura igiye kugwa bahereye ku majwi y’inyoni zimwe na zimwe n’ibindi. 

    Ibyo byose rero ntibabyigiraga mu mashuri kuko atabagaho. Babyigiraga mu miryango bataramanye n’ababyeyi babo. Abana n’ababyeyi babo rero kenshi bataramiraga hanze, bitegereza ikirere n’inyenyeri, cyangwa bagataramira mu nzu, bota umuriro mu gihe k’imbeho. 

    Mu gitaramo ababyeyi babwiraga abana babo amasano bafitanye n’abandi bantu bo mu muryango wabo, bakabigisha imyitwarire myiza bagomba kugenderaho. 

    Abahungu babwirwaga iby’ubutwari bwa ba sekuruza, bagategurirwa kuba abagabo. Abakobwa na bo bigishwaga na ba nyina uko bagomba kwitwara, bakigishwa kwirinda gutwara inda zitateganyijwe. Aho ni ho bamenyeraga za kirazira, bakamenya amateka y’abakurambere. Bahamenyeraga ibisekuruza byabo, bakamenya imiryango bashobora gushakamo abageni, iyo bafitanye igihango n’iyo bahanye inka batagomba guhemukira. Aho rero ni ho havuye imvugo ngo “Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze.” 

    Kuri ubu rero, ibitaramo mu miryango bisa n’aho byacitse. Usanga ahenshi byarasimbuwe no kureba tereviziyo cyangwa kumva amaradiyo. Ababyeyi usanga batakigira umwanya wo gutaramana n’abana babo kubera imirimo myinshi no gushakisha amafaranga. Hari kandi n’abava mu kazi bakajya kwiga nimugoroba. 

    Nyamara nta kintu gikwiye gusimbura uruhare rw’ababyeyi mu burere bw’abana, cyanecyane kubagenera igihe cyo kuganira na bo nimugoroba. Ni yo mpamvu usanga umuco mwiza ugenda ucika vuba na vuba, ihererekanywa ry’ubuvanganzo rikajyamo icyuho, ku buryo usanga nta bana bakimenya gusakuza, guca imigani ndetse no kuganira batanga ibitekerezo bifite ireme mu mvugo yuje ikinyabupfura. 

    Bana rero, niba mubona mu muryango wanyu mutabona igihe cyo gutarama no kuganira n’ababyeyi banyu, mwumve ko hari ibintu byinshi muhomba. Nimubibasabe babagenere uwo mwanya kandi namwe hagati yanyu muge mutarama, musakuze, muce imigani muganira ku bibera mu isi, maze murebe ko mutahungukira ubumenyi bubafasha kumva neza ibyo mwiga mu mashuri. 

    Gutarama kw’iki gihe kandi kwagombye kujyana n’igihe tugezemo maze mu bitaramo hakabamo umwanya wo gusoma ibitabo n’ibindi byungura ubwenge abana, abakuru na bo bagakomeza kwihugura kuko kwiga ari uguhozaho.

    I.    Inyunguramagambo

    II.    Ibibazo byo kumva umwandiko:

    1.    Ni iki Kamana atoza abana be mu gitaramo ku bijyanye n’ubuvanganzo?

    2.    Ni ibihe bindi abantu bungukira mu gitaramo?

    3.    Nk’uko bivugwa mu mwandiko, abakurambere bacu barangaga igihe bate?

    4.    Ni izihe mpamvu zituma umuco wo gutarama mu Rwanda ugenda ucika?

    5.    Ni iki umwanditsi akangurira abana?

    6.    Iyo bavuze ngo: «Kwiga ni uguhozaho» wumva iki?

    III.    Gusesengura umwandiko

    1.    Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri mu mwandiko?

    2.    Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?

    3.    Tanga ingero z’indangamuco dusanga muri uyu mwandiko.

    IV.    Kungurana ibitekerezo

    Muhereye ku kamaro ko gutaramana n’ababyeyi, musanga impamvu zitangwa zituma ababyeyi badataramana n’abana zumvikana?

    1.2.   Ikinyazina ngenera ngenga

    Kwita ku by’iwacu byaturinda gusesagura Mbere y’umwaduko w’abazungu, Abanyarwanda bari bafite umuco wabo bihariye n’ibikoresho byabo bikoreraga. Bariraga ku mbehe zikozwe n’amaboko yabo, bagateka mu byungo byabo bibumbiye, bagahingisha amasuka yabo bacuriraga mu nganda zabo bakoresha imivuba. 

    Kurarikira iby’ahandi byatumye umuco wacu ucuyuka n’ubukorikori bwacu burahagarara. Mbere twari dufite amasuka yacu, dufite umuco wacu, imbyino zacu, n’indirimbo zacu none byose usanga byaraganjwe n’iby’ahandi. 

    Inama rero ni uko dukwiye gukoresha iby’ahandi tudashobora kwikorera iwacu. Twagendera mu modoka zabo kuko tudashobora kuzikora, ariko tukarira ku mbehe zacu, tukanywa ibinyobwa byacu. Gutira tugatira n’ibyo dushobora kwikorera hano iwacu ni byo bituma duhora turi inyuma yabo. Nta shema bitera gukoresha iby’abandi kandi ushobora kwikorera ibyawe.

    Ibibazo byo gusubiza:

    1.    Amagambo yanditse atsindagiye murumva asobanura iki?

    2.    Ni ibihe binyazina mwumva byumvikana muri ayo magambo?

    3.    Ese iyo afashe indomo “i” cyangwa n’izindi ndomo “u” na “a” mwumva akomeza kuba ibinyazina?

    Inshoza y’ikinyazina ngenera ngenga

    Ikinyazina ngenera ngenga kerekana utunze n’icyo atunze. Kikaba ari inyunge ya ngenera na ngenga.

    Imiterere y’ikinyazina ngenera ngenga

    Mu nteruro, ikinyazina ngenera ngenga gikurikira izina ariko kandi gishobora no kurisimbura. Iyo cyasimbuye izina, gifata indomo.

    Urugero:

    Abana bange bakunda kwiga. Abange bakunda kwiga.

    Igihugu cyacu ni intangarugero mu kubahiriza uburinganire. Icyanyu se cyo kimeze gite?

    Umuhungu wabo yiga mu wa kane. Uwabo yiga mu wa kane.

    1.    Reba uko ibinyazina ngenera na ngenga byiyunga:

    Urugero:

    Bange = ba + nge

    2.    Iyo ikinyazina ngenera kiyunze na ngenga muri ngenga ya mbere n’iya kabiri mu bwinshi, indangasano (indangakinyazina) tu- na muzihinduka -cu na -nyu kandi n’igicumbi cya ngenga kikaburizwamo.

    Urugero:

    Twandika “Imbehe zacu” aho kuba “imbehe zatu.”

    Twandika “Imbehe zanyu” aho kuba “imbehe zamu.”

    3.    Muri ngenga ya gatatu y’ubumwe ariko mu nteko zose, igicumbi cya ngenera n’indangasano ya ngenga biburizwamo.

    Urugero:

    Abana be

    Inka ze

    Dore imbonerahamwe y’ikinyanzina ngenera ngenga:


     

    Murabona ibinyazina biteye bite mu nteko zitandukanye?

    Imyitozo

    1. Tanga interuro enye ukoreshamo ikinyazina ngenera ngenga muri ngenga ya mbere n’iya kabiri mu bwinshi.
    2. Tahura ibinyazina ngenera ngenga biri muri iyi baruwa uvuge n’inteko birimo.

    3.   Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro zikurikira ikinyazina ngenera ngenga gikwiye:

    a)   Ubutumwa bwa Perezida wacu ni ubwo kutwifuriza umwaka mushya muhire.

    b)    Amasambu ya so n’aya nyokorome ahana imbibi n’isambu nsangiye n’umuvandimwe tuvukana.

    c)    Amakuba yakubayeho n’ayabaye kuri Karori nayabwiwe n’umuvandimwe musangiye ababyeyi.

    1.3. Ubukwe bwa kinyarwanda

    Sesonga Yohani mwene Sebazungu ni umusore w’ibigango umaze gusoreka. Yari yujuje inzu ya kijyambere isakaje amategura. Umunsi umwe, se wabo aramusura asanga avuye gutera agapira amaze kwiyuhagira, bicarana mu ruganiriro. Nuko uwo musaza yitegereza uburyo inzu ye iteye amarangi meza, intebe nziza, akabati, ameza yo kuriraho n’ibindi. Nuko bakomeza kuganira abyitegereza ariko ageze aho aramubaza ati: “Ese shahu, ko ndeba nta kibuze mu nzu yawe, kuki utarongora? Urashaka kuzaba Padiri”? Umuhungu araseka cyane, maze aramubwira ati: “Nabuze umuranga. Kandi sinarambagiza nta muranga bimwe byateye ubu. Nge ndifuza gushaka ahantu haba hari umukobwa w’imico myiza, warinze ubwari bwe maze nkamurambagiza tukabanza tukamenyana, nkamwereka imico yange na we akanyereka iye. Sinifuza guhubuka ngo ejo uzasange dutandukana tutamaze kabiri dore ko ari byo byeze”. 

    Nuko umusaza aramubwira ati: “Nyamara kwa Ruringabo uwo mukobwa wifuza arahari. Se ni inshuti yange dukunze gusurana. Nakomeje rero kwitegereza imico y’umukobwa we urangije kaminuza, nsanga nta we namunganya. Nubwo ari imfubyi, mukase yamureze neza; kandi yarize azashobora kurera n’ibibondo byanyu neza”. Nuko umusore aramusubiza ati: “Ubwo ntumbereye umuranga?” Reka ahubwo nzamugenderere tuganire.” Nuko se wabo ati: “Ubwo se ko se ari inshuti yange, wamuntumyeho nkamukubwirira?” Sesonga araseka cyane. “Mbe muzehe, ugira ngo ibya kera ni byo by’ubu? Kuri ubu nta musaza ugishimira umugeni umwana we. Kandi atari nange, n’uwo mukobwa abyumvise yabiseka cyane kuko se ntiyamuhatira gusanga uwo adashaka. Reka rero nzabanze nganire na we, niduhuza kandi tugakundana, nzababwira muge kumunsabira”. 

    Iryo joro aryama ataryamye, afata ikemezo cyo gushaka umufasha bazubakana. Akomeza kubaza mu nshuti n’abavandimwe iby’imyitwarire y’uwo mukobwa, bose bakagenda bamumushimira. Hashize iminsi yiyemeza kumusura iwabo nk’umusore ugiye kurambagiza. Nuko ahageze bamwakirana urugwiro, baramuzimanira, asezeye Gasaro aramuherekeza. Ubwo ni bwo Sesonga yamubajije kuri gahunda afite z’ubuzima bwe buri imbere. Kuva ubwo bakomeza gusurana, barakundana, baramenyana, bemeranya kubibwira ababyeyi babo. 

    Ntibyatinze rero, ku munsi yari yateguye, Sesonga atura ababyeyi be akayoga, bigeze hagati abasaba ijambo. Nuko araterura ati: “Babyeyi rero, nashimye umukobwa wa Ruringabo none ndashaka ngo muzage kumunsabira”. Iryo jambo ababyeyi bararishima. Haciye iminsi bajya kuvunyisha kwa Ruringabo ko bifuza gufata irembo. Nuko imiryango yombi itangira imyiteguro. Batora abaranga n’abahagarariye imiryango ku mpande zombi. Igihe cyo gusaba kigeze, barasaba, barakwa, baratebutsa, barangije barashyingirwa. Uwo munsi wo gusaba ni wo wanshimishije muri byose. Abari bahagarariye imiryango yombi baryoheje ubukwe kubera uburyo bavugaga Ikinyarwanda kinoze. Babanza guterana amagambo basa n’abacengana, ndetse bavuga ko n’umugeni basaba adahari. Uburyo usaba abyitwaramo burashimisha cyane, kuko imitego yose bamutega ayikuramo neza, bakamubeshyera akiregura, maze byageraho bakamwemerera umugeni ariko babanje kumurushya nyamara ntiyigere na rimwe arakara ngo yivumbure. 

    Mu kujya gukwa na bwo byari uko. Batoye abakwe barimo abikorezi, umushumba, abagabo b’ibikwerere, abagore b’amajigija, abasore n’inkumi nange ariko nari mbarimo. Nuko dusanga batwiteguye, imisango iratangira. Umukwe mukuru araterura ati: “Mu by’ukuri duheruka hano tuje gusaba umugeni, none twari tubazaniye inkwano. Inkwano tubaha si ikiguzi ahubwo ni ikimenyetso cy’uko mwareze neza. Ubwo nimuhuguka murambwira nsabe umushumba ahamagare inyana twazanye”. Umushumba amaze kuvuga izina ry’inka umukwe mukuru abaha n’isuka rugori yo kuyihingira ubwatsi; abari aho batanga amashyi n’impundu. 

    Inkwano imaze kwakirwa umugeni asohoka yambaye ikanzu ndende, asa n’izuba rirashe, akimbagira ashagawe n’abasore n’inkumi yicara iruhande rw’umukwe. Nuko imihango y’ubukwe irakomeza. Nimugoroba baherekeza abakwe. Haciyeho igihe kigera ku kwezi, habaho gushyingira, byose bigenda neza. Ubu Sesonga ni umugabo uganje mu rugo hamwe n’umufasha we Gasaro.

    I. Inyunguramagambo

    1.    Umuranga                                                                5.    Inkwano

    2.    Kurambagiza                                                          6.    Isuka rugori

    3.    Kuvunyisha                                                             7.    Impundu

    4.    Imisango

    Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko:

    1.    Kurambagiza                                      4.    Inkwano

    2.    Kuvunyisha                                         5.    Ibigango

    3.    Imisango

    II. Ibibazo byo kumva umwandiko

    1.    Umusore uvugwa muri uyu mwandiko amaze gushima umukobwa yakoze iki?

    2.    Ni uwuhe munsi washimishije umusore uvugwa mu mwandiko? Kuki?

    3.    Ni iki kerekana ko Sesonga ari umusore w’imico myiza?

    4.    Ni iki kerekana uburere bwiza bwa Gasaro?

    5.    Sesonga yari ajyanwe n’ iki kwa Gasaro?

    6.    Ni iki kerekana ko abari mu misango bishimiye ibyakozwe?

    7.    Imihango y’ubukwe ivugwa muri uyu mwandiko ni iyihe?

    III. Gusesengura umwandiko


    1.    Garagaza ingingo z’ingenzi zikubiye mu mwandiko.

    2.    Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?

    3.    Ni izihe ngero z’indangamuco nyarwanda zivugwa mu mwandiko?

    IV. Gukina bigana

    Muhereye ku mwandiko mumaze gusoma, nimuhimbe agakino mwigana imisango y’ubukwe bwa kinyarwanda, ku buryo hagaragaramo umusangza w’amagambo, usaba n’usabwa umugeni, abasangwa n’abakwe. Mukoreshe imvugo iboneye y’Ikinyawarwanda muri iyo misango.

    1.4. Ikinyazina mpamagazi


    Umuco wacu tuwusigasire

    Wa mugabo we utuye i Rwanda
    Wa mugore we mu rugori
    Wa musore we uvuka i Rwanda
    Wa mwari we nawe berwa
    U Rwanda rwacu rurabakunda.

    Mwa bana mwe nshuti zange
    Mwa banyeshuri mwe mwiga
    Nimuhaguruke duhagarare
    Tubungabunge umuco wacu
    Utaducika tukawuhomba.

    Imico y’ahandi na yo igira ibyiza
    Ariko n’ibibi byinshi biyibamo
    Nabonye abashakanye bagatana
    Mbona abakundana bagahemuka
    Abari bambara ntibikwize.

    Mwa bayobozi mwe mutuyobora
    Mwa babyeyi mwe mwabyaye
    Mwa barezi mwe muduha uburere
    Mwa barerwa mwe mukibyiruka
    Nimutabare mudata uwo muco.

    Nimuhaguruke muhagarare
    Isi iragenda iba umudugudu
    Imico irinjiranamo ubutitsa
    Nitutugarira turugarizwa
    Umuco wacu ugende wose.

    Umuco wacu tuwusigasire
    Umubano wacu tuwukomereho
    Twamagane ibibi biva iyo hose
    Bitadutokoza tukaba umwanda
    Umuco wacu uganze i Rwanda.

    Ibibazo byo gusubiza:
    1. Amagambo yanditse atsindagiye mwumva afite uwuhe mumaro muri izi nteruro?
    2. Muhereye ku miterere yayo, mwayita iki?
    3. Yakoreshejwe muri ngenga zihe?
    4. Ushobora guhamagara ikindi kintu kitari umuntu? Icyo gihe bigenda bite?

    a) Inshoza y’ikinyazina mpamagazi

    Ikinyazina mpamagazi gituma igihamagarwa cyumva ko bashaka ko kiza cyangwa gitega amatwi bakakibwira.

    b) Imiterere y’ikinyazina mpamagazi

    Ikinyazina mpamagazi ntikigira indomo, kibanziriza izina ry’igihamagawe kandi gituma indomo y’iryo zina itakara iyo riyifite. Iyo izina gisobanura riri mu bumwe kiba wa, ryaba riri mu bwinshi kikaba mwa. Ni ukuvuga ko gikoreshwa gusa muri ngenga ya kabiri y’ubumwe n’ubwinshi. Ijambo risobanura igihamagawe rikurikirwa iteka n’ikinyazina ngenga gifite igicumbi – e.

    Iyo dukoresheje ikinyazina mpamagazi duhamagara ibindi bintu bitari abantu, ibyo bintu bifatwa nk’abantu mugiye kuvugana maze isanisha ryose rigakorwa mu nteko ya mbere cyangwa iya kabiri kuko ari zo ziranga abantu.

    Urugero:

    1. Yewe wa nyana we, nzakorora neza, nkugaburire ubwatsi butoshye, nkuhire amazi meza, maze uzambyarire izindi nka nyinshi!
    2. Mwa biti mwe, nzabagurisha.

    Dore imbonerahambwe y’ibinyazina mpamagazi:

         

    Umwitozo:

    1.5. Itorero ry’Igihugu n’amatorero ndangamuco


    Itorero ry’Igihugu n’amatorero ndangamuco bifite uruhare runini mu kwimakaza umuco nyarwanda n’indangagaciro. Itorero ry’Igihugu ni urwego rugamije gukangurira Abanyarwanda uburere mboneragihugu. Rigamije kwimakaza uburenganzira bwa muntu, demokarasi, imiyoborere myiza, kwiteza imbere mu bukungu n’izindi ndangagaciro. Itorero ry’Igihugu ritanga umusanzu mu gufasha gukemura ikibazo k’imyumvire n’imyitwarire, no gufasha guhindura imikorere idashimishije hashingiwe ku muco nyarwanda. Itorero ry’Igihugu si gahunda y’amahugurwa gusa ahubwo rigamije no gutoza Umunyarwanda kuba umusemburo w’impinduka nziza.

    Mu itorero, Abanyarwanda bigiramo imyitwarire iboneye no kutaba ibigwari. Biyibutsa za kirazira, bagahugurwa ku bijyanye n’imiyoborere myiza, guharanira kuba intwari, kwanga ubuhemu, gufatanya n’abandi mu gukemura ibibazo no kwirinda ubugambanyi. 

    Intore rero ni zo musemburo w’impinduka nziza mu ngeri nyinshi z’ubuzima bw’Igihugu, imibereho myiza y’umuryango n’iterambere. 

    Ni byiza ko Abanyarwanda bagira ubumenyi n’ubumenyingiro bituruka mu mashuri yaba ay’inshuke, abanza, ayisumbuye n’amakuru. Nyuma y’ibyo hagomba kwiyongeraho imyitwarire igendanye n’umuco n’indangagaciro zikwiye kuranga umuntu w’inyangamugayo. Ni ngombwa kwimakaza kirazira zijyana n’indangagaciro, abiga bakamenya ko kizira kwica, kwiba, gusebanya, gutukana, kugira umwanda, kwivangura, kutumvira, kugira ubusambo, kudakora imikoro wahawe, gutererana abari mu kaga, kugira ubusambo, kurenganya abo uyoboye n’ibindi.

    Mu Rwanda kandi dufite n’amatorero ndangamuco. Aya matorero ndangamuco afasha kwimakaza umuco wo gutarama no guhiga nk’imwe mu nzira nziza zo kugaruka ku isoko y’umurage w’u Rwanda no kuwuhesha agaciro. Ni amatorero asusurutsa abitabira ibitaramo mu mbyino n’imihamirizo gakondo byo mu duce dutandukanye tw’Igihugu.

    Usibye Itorero ndangamuco ry’Igihugu «Urukerereza» hari n’andi matorero anyuranye afasha mu kwimakaza umuco nyarwanda binyujijwe mu mbyino n’indirimbo. Ubu amatorero amaze kumenyekana cyane ni Inganzo ngari, Intayoberana n’andi menshi. Aya matorero rero agira uruhare runini mu kumenyekanisha u Rwanda mu maserukiramuco mpuzamahanga yitabira.

    Usibye rero kuba amatorero nk’aya afasha mu kumenyekanisha umuco nyarwanda, anafasha abayagize kwiteza imbere bagashobora kwigirira akamaro no kukagirira imiryango yabo. Aya matorero ndangamuco yunganira Itorero ry’Igihugu mu kwimakaza umuco gakondo n’indangagaciro nyarwanda.

    Byafatiwe ku nyandiko “Amateka y’Itorero ry’Igihugu” 

    I. Inyunguramagambo

    1.  Abantu batoranyijwe mu bandi ngo bigishwe imyitwarire iboneye.
    2. Umuntu utari inyangamugayo mu byo akora, utari intwari. 
    3. Ibintu bidakwiye gukorwa mu muryango.
    4. Umuntu wagaragaweho ibikorwa byiza by’ indashyikirwa.
    5. Ibintu bashyira mu mutobe ugahinduka inzoga, babishyira mu mitsima ukongera ubunini.
    6. Ihuriro ry’ abantu bagamije ibiganiro byubaka, hakivangamo kubyina, kuririmba no gusangira amafunguro

    Koresha mu nteruro zawe bwite amagambo akurikira:

    1.    Umusemburo                                        4.    Indangagaciro

    2.    Intore                                                        5.    Amatorero

    3.    Iterambere

    II. Ibibazo byo kumva umwandiko

    1. Itorero ry’Igihugu rifite akahe kamaro?
    2. Mu Itorero ry’Igihugu abantu bigiramo iki?
    3. Muri uyu mwandiko haravugwamo ko ari ngombwa kwimakaza iki?
    4. Amatorero yandi avugwa mu mwandiko afite akahe kamaro?
    5. Itorero ndangamuco rigaragariza he ibihangano byaryo?
    6. Kumenya imibereho y’ abakurambere byamarira iki urubyiruko?
    7. Urabona byagenda bite Itorero ry’ Igihugu ridakoze inshingano zaryo uko bikwiye?

    III. Gusesengura umwandiko

    1. Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri mu mwandiko?
    2. Kora inshamake y’uyu mwandiko mu mirongo itarenze icumi.

    IV. Kungurana ibitekerezo

    Muhereye ku bivugwa mu mwandiko mumaze gusoma, mwungurane ibitekerezo mugaragaza uko byagenda Abanyarwanda baramutse batitabiriye Itorero ry’Igihugu ntihabeho n’amatorero ndangamuco. Ni izihe ngaruka byagira ku muco nyarwanda no ku Banyarwanda ubwabo?


    Mu matsinda cyangwa se mwese hamwe mu ishuri nimushinge itorero ndangamuco muhange indirimbo n’imbyino, muge mwitoza mu mwanya ugenewe imikino n’imyidagaduro maze muzage museruka mu gihe k’ibirori ku ishuri ryanyu n’ahandi mwatumirwa.

    1.6. Ikeshamvugo ku isekuru, ku ngobyi no ku rusyo


    Mu muco nyawanda, hari ibikoresho bubahaga cyane kubera akamaro byari bibafitiye maze babishakira imvugo yabugenewe. Icya mbere bubahaga ni ingobyi umubyeyi yahekagamo umwana. Ingobyi zabaga zikannye mu mpu z’intama mu gihe iz’ubu ziba zikoze mu myenda cyangwa mu budodo. Nta washoboraga rero kuvuga ngo agiye kugura ingobyi. Bavugaga ko ari ukuyikosha. Ingobyi kandi ntimeswa ahubwo irahanagurwa kuko kumesa ingobyi ari igitutsi. Ingobyi kandi ntibayijugunya yashaje ahubwo barayishyingura yakuze.

    Ibindi bikoresho bubahaga ni urusyo n’isekuru. Kubigura ni ukubikosha. Urusyo ntibavuga ngo rwamenetse babyita gusandara. Isekuru na yo yarubahwaga kuko ari yo yifashishwaga cyane mu gutegura ibiribwa. Ntibazwa, iraramvurwa, ntimeneka iraribora, ntisaza irakura. Ayo ni amwe mu magambo yabugenewe akoreshwa kuri ibyo bikoresho. Namwe mwihatire kumenya ayandi kugira ngo mutazatatira umuco wacu.

    Ibibazo byo gusubiza:

    a) Nimutahure imvugo isanzwe n’imvugo yabugenewe ikoreshwa ku ngobyi, isekuru n’urusyo maze mubyuzuze mu mbonerahamwe ikurikira:

    b) Musanga ari iyihe mpamvu biriya bikoresho bigenerwa imvugo yihariye?

    1.    Inshoza y’ikeshamvugo

    Ikeshamvugo ni ikoreshwa ry’amagambo yabugenewe ku bantu no ku bintu Abanyarwanda bubahaga cyane mu muco wabo.

    2.    Amagambo yabugenewe ku isekuru

            


    3.    Amagambo yabugenewe ku ngobyi

        


    4.    Amagambo yabugenewe ku rusyo



    Imyitozo:


    Kera Abanyawanda bari bafite ibikoresho bya Kinyarwanda byabafashaga mu mibereho yabo ya buri munsi, birimo ingobyi, isekuru n’urusyo. Duhereye ku ngobyi bahekagamo abana, yari igikoresho cyubashywe na buri wese. Nta wahekaga mu ruhu rw’ihene cyaraziraga. Bakoreshaga uruhu rw’intama. Uwabaga adatunze intama, iyo yabyaraga yajyaga kugura ingobyi mu batunzi. Yabaga ikomeye ku buryo yayihekagamo abana benshi mbere yo kuyijugunya. Ingobyi kandi yagirirwaga isuku, ikameswa, kandi igasigwa amavuta kugira ngo yorohe.

    Iyo umubyeyi yabaga yabyaye, abandi babyeyi bazaga kumushyigikira bakamusera ifu yo gushigishamo igikoma. Ifu bayisyaga ku ibuye rinini, bakoresheje amabuye mato. Babanzaga guhonda urusyo, barangiza bakarutereka ku mabuye hanyuma bagashyiraho ibyo gusya, bagatangira bagasya.

    Iyo babaga barangije gusya, bakuragaho ifu bakoresheje utwatsi.

    Isekuru yo bayifashishaga mu gusekura amasaka n’uburo kugira ngo biveho umurama. Isekuru zabazwaga mu biti by’imivumu. Udashoboye kuyibaza yarayiguraga. Mu gusaza kw’isekuru yaratobokaga cyangwa igasaduka. 

    Ibi rero byari ibikoresho bya kinyarwanda Abanyarwanda bikoreraga. Kuri ubu byasimbuwe n’ibya kizungu, ariko isekuru yo na n’ubu iracyakoreshwa. Urusyo narwo n’ingobyi ihekwamo abarwayi nabyo biracyakoreshwa mu duce tumwe tw’igihugu.


    Ndavuga mu mvugo isanzwe wowe uvuge mu mvugo iboneye:

    1.    Kugura ingobyi                                          6.    Mpa ako kabuye bashesha

    2.    Kumesa ingobyi                                        7.    Iyi ngobyi irashaje

    3.    Isekuru yasadutse                                    8.    Uriya mugabo abaza amasekuru.

    4.    Abasyi batangiye gusya                          9.    Tura iyo sekuru uyigurishe.

    5.    Ndi guhonda urusyo                               10.    Mpereza icyo giti nisekurire ubunyobwa.

    1.7. Umurage n’izungura mu Rwanda

                

    Hari hashize igihe kinini mama yitabye Imana, data asigara ari umupfakazi. Kubera urukundo data yakundaga nyakwigendera, ntiyigeze ashaka undi mugore. Ahubwo yakomeje kuturera, atwitaho adutoza imico myiza. 

    Ntiyigeze aba nka ba babyeyi gito basigaye batandukana bakuze, ugasanga umugabo atandukanye n’umugore nta n’imperekeza amuhaye. Nuko hashize igihe, data amaze kugera mu za bukuru, afatwa n’indwara araremba. 

    Ubusanzwe ntiyigeraga aryama cyangwa ngo yicare ku manywa nta kintu ari gukora, maze haza guhita icyumweru cyose adashobora kuva mu buriri. Yari amaze iminsi arwaye iryinyo, bamujyana mu bitaro, ariko iryinyo ntiryakira, bamugarura mu rugo. Nuko ishinya irabyimba, itama rirabyimba, mu muhogo harabyimba, mu minsi mike aba atagishoboye kugira icyo arya ngo akimire no kuvuga bitangira kumunanira. 

    Hashize iminsi adutumaho twese abana be, abahungu n’abakobwa, abanza kuduha impanuro arangije araturaga. Ubwo ni bwo natangiye kumva ko umubyeyi wadukunze akaduha uburere bwiza, agiye gutabaruka. 

    Amaze kutugabanya imitungo yari afite yose, twese aturinganiza, aratwihanangiriza agira ati: “Bana bange, uyu murage w’ibintu mbasigiye nta gaciro gakomeye ufite. Ntuzabateranye kuko ari ubusabusa. Umurage ukomeye mbasigiye ni urukundo, ubumwe, ubufatanye no gukunda umurimo. Izo ndangagaciro nazigendeyeho muri ubu buzima maze ku isi. Ni zo zizabageza ku butunzi nyabwo, ubutunzi muzishakira mwebwe ubwanyu. Dore nakoze uko nshoboye nshaka ubutunzi, nyamara nta gaciro kanini bufite, kuko mu minsi mike hazaba hagezweho ibindi bitari amazu n’amasambu. Iby’isi bigenda bihinduka uko bwije n’uko bukeye”.

    Nuko umubyeyi amaze kuvuga atyo ajya mu cyumba ke, akagenda ahamagara umwana umwumwe ahereye ku mukuru akamuha umugisha. Aho mu cyumba ke ni ho yambwiriye ijambo ryanyubatse ringirira akamaro kurusha ibindi byose yambwiye. 

    Yafashe ikiganza cyange akimarana umwanya, maze arambwira ati: “Mwana wange akira umugisha. Iyi mbuto nguhaye, nuyitera ku rutare izamere, nuyitera mu butayu izere, aho ikiganza cyawe kizakora hose, hazasesekare uyu mugisha nguhaye, maze umusaruro w’ukuboko kwawe ugende ugwira ubutitsa.” 

    Iryo jambo data yambwiye ryangiriye akamaro gakomeye. Icyo nkoze cyose ngikorana ikizere, kandi koko kikampira. Ibyo byatumye nibuka ijambo rikomeye nasomye mu gitabo kimwe rigira riti: “Umurage uruta iyindi dushobora gusigira abana bacu n’abadukomokaho bose si amafaranga cyangwa ubundi butunzi twarundanyije mu buzima bwacu, ahubwo umurage mwiza ni imico n’ukwemera batwigiyeho.”

    I. Inyunguramagambo




    Koresha mu nteruro yawe bwite amagambo akurikira:

    1.    Umunani                                                   3.    Impanuro

    2.    Umurage                                                   4.    Kugera mu za bukuru

    II. Ibibazo byo kumva umwandiko

    1.    Kuki umurage w’imitungo, uyu musaza avuga ko nta gaciro ufite?
    2.    Ni uwuhe murage ukomeye uyu musaza yasigiye abana be? 
    3.    Ni iki kindi uyu musaza yahaye abana be kivugwa muri uyu mwandiko? 
    4.    Kuri wowe usanga umurage umusaza yahaye abana be ufite akahe gaciro, uwugereranyije n’umutungo w’ibintu? 
    5.    Umwana ubara iyi nkuru avuga ko uyu murage wamumariye iki? 
    6.    Ni ayahe magambo y’umuntu w’umuhanga urimo kuvugwa muri uyu mwandiko?
    7.    Ni ibiki biranga umuco nyarwanda dusanga muri uyu mwandiko?

    III.    Gusesengura umwandiko

    1.    Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri mu mwandiko?

    2.    Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?

    3.    Ni izihe ngero z’umuco nyarwanda ziri kuvugwa mu mwandiko?

    IV. Kungurana ibitekerezo

    Mu muco nyarwanda abakobwa ntibahabwaga umunani nka basaza babo bava inda imwe. Hari abantu bakiyumvisha ko abakobwa badakwiye guhabwa umunani no kuzungura ababyeyi babo kimwe n’abahungu. Mwebwe mubitekerezaho iki?

    1.8. Inkuru yo mu Kinyamakuru: Tutitonze umuco wacu waducika


    Nyuma yo gukora umuganda usoza ukwezi, abaturage b’Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, bagiranye ikiganiro n’umunyamakuru ku nsanganyamatsiko ivuga ku “Ihinduka ry’umuco nyarwanda”, maze umunyamakuru asohora inyandiko igaragaza ibitekerezo byabo. 

    Iterambere tugezemo ririmo kutuzanira ibintu byinshi bitandukanye. Muri byo harimo ibyiza tugomba guharanira kandi tukabyakira ariko harimo n’ibibi dukwiye kurwanya tukabyamaganira kure. 

    Kera umwana yarererwaga mu muryango kandi akagira umwanya wo kuganira n’ababyeyi be. Kuri ubu, usanga abantu bamaze gutwarwa n’akazi. Kera umugoroba waharirwaga igitaramo, naho ubu uharirwa amasomo ya nimugoroba ku babyeyi maze ugasanga abana basa n’aho birera. Abana na bo ntibakibona akanya ko gukina.

    Barereshwa tereviziyo cyangwa amafirimi. Ababyeyi benshi b’abagabo bataramira mu tubari bagacyurwa n’ijoro. 

    Nyamara mwibuke ko baca umugani ngo “uburere buruta ubuvuke.”


    Mu guca umugani ko “uburere buruta ubuvuke”, Abanyarwanda bashakaga kuvuga ko uburere bw’umwana bufite akamaro gakomeye mu mibereho ye, kuruta uburyo yavutsemo. Uburere bw’umwana rero butangira akivuka, bugakomereza mu muryango avukamo no mu bo umwana ahura na bo bose. Nyuma bukomereza mu mashuri aho ava yabaye umuntu mukuru wifatira ibyemezo mu byo akora. 

    Mu busanzwe rero, abana bose bavuka bameze kimwe, kandi bashobora kugira ubwenge. None se kuki habaho abahinduka inzererezi, abandi bakagira imyitwarire mibi? Si uko baba barabuze uburere bwiza? Buri mwana rero ahawe uburere bukwiye, yavamo umuntu ukomeye kandi w’ingirakamaro. 

    Uwaciye uyu mugani rero ntiyashatse kuvuga ko umurezi aruta umubyeyi, ahubwo yashatse kugaragaza ko abana bose bakwiye kubona uburere bumwe kugira ngo ubwenge bwabo bwuzuzanye n’ubumenyi, maze buri wese agire amahirwe angana n’aya mugenzi we. Kuvukira ahantu heza rero nta cyo byakumarira niba udaharaniye kuba intyoza, ukagira ibitekerezo bizima, ugahitamo ibyiza ukareka ibibi kandi ugaharanira gukorana umurava mu byo ukora byose. 

    Kera rero uburere bw’umwana bwabaga bwitaweho cyane akaba ari yo mpamvu Abanyarwanda babuciragaho imigani itandukanye bagira bati: “Umwana apfa mu iterura.” Cyangwa ngo “Igiti kigororwa kikiri gito.” 

    Muri iyi nyandiko rero ndagira ngo ngaye imico mibi igenda idusatira. Icya mbere ngaya ni ababyeyi batita ku burere bw’abana babo ugasanga baratwawe no gushaka imitungo itandukanye bakibagirwa ko bafite inshingano yo kurera abo babyaye. 

    Icya kabiri ni imyitwarire idahwitse y’urubyiruko usanga rwaratwawe n’imico y’ahandi nk’imyambarire iteye isoni. Ibyo rwose ni ibyo kwamaganwa kuko bihabanye n’umuco ukwiye kuturanga. 

    Muri iki gihe mu Rwanda, abana bose bahawe amahirwe yo kwiga amashuri abanza n’ayisumbuye. Banyeshuri rero nimwumve ko mufite inshingano zo kwigana umwete, maze buri wese aharanire kubyaza ayo mahirwe umusaruro uko ashoboye. 

    Nimuharanire kumenya gusoma no kwandika, mwihatire kumenya kubara, nimurangiza amashuri abanza mwarafashe neza ibyo mwize, muzakomeza ayisumbuye ndetse mugere no muri za kaminuza. Ibyo bizabafasha kujijuka, no kugera ku rwego rw’abakenewe mu mirimo, maze mubone uko mwibeshaho. Ntimuzacikwe n’iyo migisha kandi mwarahawe amahirwe yose yo kuyigeraho. 

    Umwanditsi: Mutoni Agnes 

    Bifatiye ku byasohotse mu Kinyamakuru” Umuco” cyo ku wa 30 Ugushyingo, 2016, urupapuro rwa 22-26

    I. Inyunguramagambo


    1. Uburere

    2. Ubuvuke

    3. Idusatira

    Koresha aya magambo mu nteruro wihimbiye.

    1. Uburere

    2. Ubuvuke

    Sobanura iyi migani yakoreshejwe mu mwandiko:

    1. Umwana apfa mu iterura

    2. Igiti kigororwa kikiri gito

    II. Ibibazo byo kumva umwandiko

    1. Ni iki kivugwa muri iyi nkuru? 

    2. Umutwe w’inkuru ni uwuhe? Ubona hari aho uhuriye n’ibivugwamo? Gute?

    3. Ni ayahe makuru ukuye muri iyi nyandiko? Wumva hari icyo akunguye?

    4. Hari ikinyamakuru waba warigeze gusoma? Kivuge unatubwire muri make inkuru wasomyemo.

    5. Ni ibihe binyamakuru bivuga ku bana cyangwa ku rubyiruko uzi?

    6. Ni ibiki wakunze mu byo umaze gusoma muri iyi nkuru?

    III. Gusesengura umwandiko


    1. Uyu mwandiko utandukaniye he n’iyindi myandiko uhereye ku buryo wanditse?

    2. Haravugwamo iki?

    3. Ugamije iki?

    4. Muhereye ku bisubizo mumaze gutanga, uyu mwandiko mwawita iki?

    1.9. Inkuru yo mu kinyamakuru

    1. Inshoza y’inkuru yo mu kinyamakuru

    Inkuru yo mu kinyamakuru ni inyandiko igamije kugeza ku bayisoma amakuru y’ibintu byabayeho cyangwa se igamije kunenga, gushima gusesengura no kugaragariza abayisoma ikintu iki n’iki umunyamakuru aba yabonye akifuza kukigeza ku basomyi.

    2. Imiterere y’inkuru yo mu kinyamakuru


    good

    good

    good

    4. Ibyo umunyamakuru akwiye kumenya
    .Kumenya ubwoko butandukanye bw'inkuru
    .Kumenya uko ubara inkuru yawe.
    .Kumenya gutondeka inkuru uhereye ku by'ingenzi.
    .Mu makuru babanza kuvuga iby'ingenzi
    Aho inkuru y’ikinyamakuru itandukaniye n’inkuru y’ubuvanganzo ni 
    uko inkuru yo mu kinyamakuru yo ihera ku byabaye ikabirondora nta 

    gushyiramo amakabyankuru yakonona ukuri kw’ibivugwa.

    Umwitozo:
    Subiza iki kibazo:
     Andika inkuru yo mu kinyamakuru itarengeje impapuro ebyiri, 
    ugendeye ku miterere yayo. Ubare inkuru y’ibintu wahagazeho wowe 

    ubwawe cyangwa wabwiwe n’undi muntu, wumva wageza ku bandi.

    1.10. Imikoreshereze y’inyuguti nkuru.
    Musome iki gice maze musubize ibibazo bigikurikiye.
    Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino, ku nshuro yaryo ya munani 
    ryabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2013, aho ryaranzwe n’imbyino 
    zo mu mico itandukanye yo mu bihugu birenga ikenda byo muri Afurika, 
    n’u Rwanda rurimo. Iki gikorwa cyabereye i Remera. Mu mbyino zo mu 
    mico gakondo yo hirya no hino muri Afurika, u Rwanda rwahagarariwe 
    n’Itorero Urukerereza. Ababyinnyi baryo baje bitwaje uduseke, havamo 
    inuma ziraguruka ubwo badupfunduraga. Hari kandi itorero ry’abana 
    bakiri bato bari mu kigero k’imyaka hagati ya cumi n’ibiri na cumi 
    n’umunani ryitwa “Imena,” na bo bagaragaje ubuhanga mu mbyino zo 
    mu muco wa kinyarwanda.

    Umurishyo w’ingoma zo mu gihugu cy’u Burundi na wo washimishije 
    abatari bake, kimwe n’imbyino zo mu itorero ryo mu gihugu cya Misiri 
    aho usanga abakobwa bazunguza amayunguyungu naho abahungu 

    bakikaraga.

    Iri Serukiramuco Nyafurika ry’Imbyino ryazengurutse no mu yindi 
    migi itandukanye yo mu Gihugu nka Karongi, Rwamagana, Huye na 
    Musanze.
    Soma izi nteruro maze utahure aho inyuguti nkuru zagiye 
    zikoreshwa:
     
    1. Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino.
    2. U Rwanda rwahagarariwe n’itorero Urukerereza.
    3. Imigi itandukanye yo mu Gihugu nka Karongi, Rwamagana, Huye 

    na Musanze yakiriye iri serukiramuco.

    Inshamake ku mikoreshereze y’inyuguti nkuru.
    Inyuguti nkuru ikoreshwa aha hakurikira:

    1. Ku ntangiriro y’interuro
     Ingero:

     Umuco ni uburyo bwo gutekereza no kubaho kwa buri muntu ku giti 
    ke n’ukw’ imbaga y’abatuye isi. Umuco ugizwe n’ibyiza byose bituma 
    umuntu abaho kandi akamererwa neza.
    2. Inyuma y’akabago, akabazo n’agatangaro.
     Ingero:

     Ni nde utazi ibyiza byo kubana mu mahoro? Keretse utarabona 
    intambara. 
     Intambara ni mbi, irasenya, ikica, igatera inzara. Nimuharanire 
    amahoro aho muri hose!
     Mbega umwana mwiza! Areba neza.
    3. Nyuma ya “ati, atya, atyo, ngo” bikurikiwe n’utubago 
    tubiri.

     Urugero:
     Baratubwiye bati: “Mwige mushyizeho umwete mutazatsindwa.”
    4. Ku mazina bwite aho yanditse hose.

     Ingero: Ndahayo, Murekatete, Nyabarongo, Sine, Kigali, Nyamasheke........

    5. Ku nyuguti itangira:
     a) Imibare iranga iminsi
     Ku wa Mbere, ku wa Kabiri, ku Cyumweru …
     b) Amazina y’amezi
     Ingero: Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo, Mutarama …
     c) Ibihe by’umwaka mu Kinyarwanda
     Ingero: Umuhindo, Urugaryi, Itumba, Iki.
    6. Ku nyuguti itangira amazina y’imirimo, ay’inzego z’imirimo 
    n’ay’amashyirahamwe.
     Ingero:
     – Minisitiri, Umuhuzabikowa w’Umurenge, Umuyobozi 
    w’Akagari.
     – Ishyirahamwe Abaticumugambi, Koperative Abadacogora, 
    Itorero Urukerereza…
    7. Ku nyuguti itangira:
     a) Amazina y’impamyabushobozi:
     Ingero: Dogiteri Ndindabaganizi Aloyizi avura neza.
     b) Amazina y’ubwenegihugu
     Ingero: Abanyarwanda n’Abanyekongo barahahirana.
     c) Amazina y’icyubahiro:
     Ingero: Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi.
     d) Amazina y’inzego z’ubutegetsi:
     Ingero: Dutuye mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka 
    Musanze, Umurenge wa Cyuve.
     e) Amazina y’ubwoko:
     Ingero: Abega, Abashambo, Abasinga,…
     f) Amazina y’indimi:
     Ingero: Ikinyarwandanda n’Ikigande bifite aho bihuriye? 
     g) Amazina y’ibikorwa byamamaye mu mateka:
     Ingero: Intambara ya Mbere y’isi yose yageze no mu Rwanda.
    8. Ku nyuguti itangira ijambo “igihugu” iyo rivuga u Rwanda:
    Urugero: Ibendera ry’Igihugu.
    9. Ku nyuguti itangira izina ry’inyandiko cyangwa ry’igitabo.
    Urugero: “Isiha rusahuzi”
    10. Ku nyuguti itangira izina ry’ikinyamakuru
    Ingero: – Hobe ni akanyamakuru k’abana
     – Imvaho Nshya isomwa n’Abanyarwanda benshi.
    11. Izina bwite ritari iry’idini n’irindi rifatwa nka ryo, ryandikwa mu 
    nyuguti nkuru ryose iyo riri ku ntangiriro no ku mpera y’inyandiko 
    nk’ibaruwa cyangwa amasezerano, n’iyo riri mu rutonde rw’amazina 
    y’abandi bantu. 
    Urugero: NDINDABAGANIZI Aloyizi.
     Nyamara ryandikwa mu nyuguti nto uretse inyuguti iritangira, iyo 
    riri mu mwandiko rwagati. 

    Urugero: Umbwirire Ndindabaganizi Aloyizi ko mutashya cyane. 

    Umwitozo:
    Kosora interuro zikurikira ukurikiza imikoreshereze 
    y’inyuguti nkuru:

    – Mukamana ni umunyamuryango wa koperative abaticumugambi.
    – Mu Ruganda rw’Umuceri rwa kabuye bagira abakozi benshi.
    – ngomba kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside nkunda bagenzi 
        bange nk’ uko nikunda.
    – Ibinyobwa Bitujuje Ubuziranenge tugomba Kubyamagana 

        tugashishikariza bose kubirwanya kuko bidutera Indwara.

    Mfashe ko:
    – Kuganira n’ababyeyi bituma tumenya umuco.
    – Ikinyazina ngenera ngenga kerekana utunze n’icyo atunze.
       Urugero: Kalisa ari mu modoka ye.
    – Ubukwe bwa kinyarwanda bufite imigenzo myinshi myiza nko 
       kwakira abashyitsi, gusaba umugeni, guherekeza umugeni, 
       ubusabane...
    – Ikinyazina mpamagazi gituma igihamagawe cyumva ko bashaka 
      ko kiza cyangwa se ko gitega amatwi.
      Urugero: Wa mwana we, kurikira.

    – Itorero ry’Igihugu n’amatorero ndangamuco atuma umuco udacika.

    – Hari amagambo yabugenewe ku isekuru no ku rusyo kubera ko 
       ibi bikoresho byubashywe mu muco w’Abanyarwanda.
    – Abahungu n’abakobwa bafite uburenganzira bungana mu izungura 
       mu Rwanda.
    – Inkuru yo mu kinyamakuru ifite uturango twayo ari two: izina 
       ry’ikinyamakuru yavuyemo, inomero y’ikinyamakuru, itariki 
       gisohokeyeho, urupapuro rw’ikinyamakuru, urwego inkuru irimo 
       n’izina ry’uwanditse inkuru no kuba yanditse mu mpushya zihagaze 
       ziteganye.
    – Hari amagambo yandikishwa inyuguti nkuru. Muri yo twavuga 

       nk’amazina bwite, inyuguti itangira interuro...

    1.11. Isuzuma risoza umutwe wa mbere

    Inkwavu mu bantu
    Kera habayeho abana babiri, umukobwa akitwa Karabo, umuhungu 
    akitwa Shema. Shema yari muto kuri Karabo. Iwabo bari baturiye 
    ishyamba. Iryo shyamba ryabagamo urukwavu arirwo bita Bakame. 
    Bakame, ikaba n’inshuti yabo magara. Yakundaga kubafasha gutashya, 
    barangiza ikabaherekeza, ikabarenza ishyamba, hanyuma ikagaruka. 
    Ibyo biba igihe kirekire, kugera ubwo Bakame yifuje kujyana na bo ngo 
    bibanire. 

    Umunsi umwe, Karabo na Shema baza gutashya, Bakame ibabonye, 
    iribwira iti: “Uyu munsi ntibanshika ndatahana na bo. Karabo na Shema 
    bayikubise amaso, barishima, barayihobera, ibasaba ko bakwijyanira. 
    Mu gihe bakibitekerezaho, imvura iba iraguye. Bajya kugama , bambuka 
    umugezi, biroha mu buvumo, basanganirwa n’impyisi.” Impyisi ikubise 
    amaso Bakame n’abana iriyamira iti: “Murakaza neza mboga zizanye! 
    “Bakame isubiza Warupyisi iti: “Ngo zizana! Uzi ukuntu uyu muhigo 
    wanduhije? Bakame iti: “Kandi Bihehe njya mbona uzaba Barihima. 
    Ubwo se ko uyu muhigo nawukuzaniye, ngira ngo twumvikane uko 
    dukwiye kubana, ku buryo igihe uzaba nta kintu waramuye nzajya 
    ngufasha guhiga, none nundya uraba wungutse iki ko n’ubundi uzongera 
    ugasonza?”

    Warupyisi ibaza Bakame iti: “None uragira ngo tubigenze dute?” 
    Bakame iti: “Aho twambukiye, nahabonye igiti k’ipapayi, ndagira ngo 
    umfashe dusarure amapapayi nabonye yeze ndi burye, ubwo nawe uri 
    bube wica isari. “ Warupyisi iti: “Waretse se nkaba nsamuye aka gato, 
    umukuru nkaza kumwikuza nyuma?” Karabo na Shema babyumvise 
    barushaho kugira ubwoba. Bakame ibwira Warupyisi iti: “Ihangane 
    dore imvura irahise, ahubwo reka tugende umfashe gusoroma ayo 
    mapapayi, turire rimwe. Warupyisi iti: “None se ko ntazi kurira ibiti 
    ndakumarira iki? “Bakame iti:” Nta cyo bitwaye, turifashisha umwe 
    muri aba bana.”

    Warupyisi, Bakame, n’abana barasohoka, berekeza iruhande rwa wa 
    mugezi wari wuzuye. Bakame ibwira Shema iti: “Ambukira kuri kiriya 
    kiraro, wurire kiriya giti k’ipapayi, nugerayo ndakubwira ikindi uri 
    bukore. “Irahindukira ibwira Warupyisi iti: “Nawe ugiye guhagarara 
    muri ariya mazi, uriya mwana natera ipapayi, wowe urikubite umutwe 
    nk’utera umupira ringereho.” Bakame ikimara kuvuga ityo, Warupyisi 
    yihutira kujya guhagarara mu mazi itabanje kubitekerezaho. Yikubita 
    mu mazi, imira nkeri, irashya imigeri, ihita ipfa. Bakame yiterera 
    hejuru iti: “Turarusimbutse.” Ihamagara Karabo, ibwira na Shema iti: 
    “Imanukire dutahe, Warupyisi yapfuye.” Bakame ijyana n’abana, nuko 
    ibana n’abantu gutyo, irabyara, irororoka. Inkwavu ziba zikwiye mu 
    bantu kubera abana. 
    Si nge wahera, hahera Warupyisi.

    USAID, REB, EDC, DRAKKAR, Muze bana twandike dusome, urup. 7-14.

    I. Inyunguramagabo
     1. Shaka ibisobanuro by’amagambo akurikira ukurikije 
    uko yakoreshejwe mu mwandiko: 
     Gutashya, bayikubise amaso, kumwikuza, turarusimbutse.
     2. Uzurisha izi nteruro amagambo ukuye mu mwandiko:
     a) Abana bagiye……………………………… mu ishyamba.
    b) Buri munsi turya imbuto z’……………………………… 
     c) Ntitugipfuye …………………………. icyago cyagiye.
     3. Koresha amagambo yabugenewe muri iyi nteruro: 
    a) Umukobwa tuvukana yankijije impyisi yari igiye kundya.
     b) Impyisi yari igiye kurya se wa data ararusimbuka.
     4. Uzurisha mu nteruro aya magambo: 
     Naritaye, fata iya mbere, mwinejeje, amatsiko, murangwa.
     a) Banyeshuri muge ………………………………….. n’isuku 
    n’ikinyabupfura.
     b) Ko mbona mwese …………………………….. nk’abatashye 
    ubukwe?
     c) Umuntu ugira ………………………………….. ahururira 
    iteka ibintu byose.
     d) Ngaho………………………………….. abandi bagukurikire.
     e) Humura ………………………………….. mu gutwi.

    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
     1. Ni bande bavugwa mu mwandiko?
     2. Abana bakijijwe na nde?
     3. Ni iki cyatumye Bihehe yemera gusohoka mu isenga?
     4. Ni bande batumye inkwavu ziba mu bantu?
    III. Ibibazo ku ikeshamvugo
     Kosora aho biri ngombwa ukoresha ijambo ryabugenewe:
     a) Mpereza iryo buye mpondeshe uru rusyo n’umushishi 
     nduhanagure. 
     b) Yagiye kugura ibuye baseraho n’iryo bashesha, kuko andi 
     ashaje. 
     c) Uwo mwana wikoreye isekuru, muyimuture, murebe ko 
     itamenetse, muyimanike ku rusika. 
     d) Baje bikoreye isekuru ibajwe mu giti cy’umuvumu. 
     e) Isekuru imwe yari ishaje, ku buryo yamenetse batararangiza 
     gusekura. 
     f) Iyi ngobyi irashaje muyijugunye mugure indi.
     IV. Imikoreshereze y’ibinyazina
     a) Vuga ubwoko bw’ibinyazina biciyeho akarongo.
     1. Ni iki mushaka kugura mwa bana mwe?
     2. Wa nkoko we ndakugurisha.
    3. Inka yange ikamwa litiro umunani ku munsi.
     b) Simbuza ikinyazina ngenera ngenga gikwiye 
     amagambo aciyeho akarongo mu nteruro zikurikira.

     1. Nitwa Mutabaruka. Inka za Mutabaruka zororerwa mu 
     biraro.
     2. Yitwa Sezibera. Abana ba Sezibera biga mu mashuri abanza.
     3. Imirima ya Rutebuka yararaye wagira ngo ntakiba mu rugo.
     4. Inka za Karenzi na Semiharuro zisigaye ziba mu biraro.
    V. Imikoreshereze y’inyuguti nkuru
     Kosora amakosa y’imyandikire ari muri aka gace 
    k’umwandiko:

     abana be bamusabye ibikoresho by’ishuri; nuko abasubiza abuka 
     inabi. nyina biramubabaza abwira umugabo we ati: “ubwo se ni uko 
     wari ukwiriye gusubiza abana?” nuko arahaguruka arikubita basigara 
     bumiwe.
     VI. Guhanga
     Andika inkuru yanyuzwa mu kinyamakuru wubahiriza imiterere 

     y’inkuru yo mu kinyamakuru.


    

  • 2 Ibidukikije

    2.1. Twakoze urugendo shuri dusura imigezi, 

    inzuzi n’ibiyaga by’u Rwanda

    good

    Tugitangira umwaka wa gatandatu, umwarimu wacu yadusezeranyije 
    ko nitwitwara neza mu gihembwe cya mbere, bazaduhemba kujya mu 
    rugendo shuri rwo gusura ibiyaga, imigezi n’inzuzi by’u Rwanda. Ibyo 
    bintu byiza rero ntibyari kuducika. Abanyeshuri bose twigana twafashe 
    umugambi wo kwitwara neza, dutangira gufatanya mu mikoro n’imirimo 
    y’ishuri. Abatarumvaga neza amasomo amwe n’amwe twarabafashije, 
    dutangira gutangwaho urugero mu kigo cyose. Umwarimu wacu rero 
    na we yakomeje isezerano, abibwira umuyobozi w’ikigo cyacu, maze 
    turangije gukora ibizamini, umunsi twari tumaze igihembwe dutegereje 
    uba urageze. Twahagurutse i Muhanga saa mbiri za mu gitondo, 
    tubanza gusura uruzi rwa Nyabarongo, ndetse abari bitwaje ibyuma 

    bifotora bararufotora.

    good

    Twayigezeho turahagarara, tuva mu modoka, twitegereza ikiraro 
    gihuza Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali. Nuko turangije mwarimu 
    atubwira imiterere ya Nyabarongo agira ati: “Iyi Nyabarongo mubona 
    rero ni rwo ruzi runini kandi rurerure runyura hagati mu Gihugu cyacu. 
    Rwambukiranya u Rwanda, ruhereye mu majyaruguru kuko rufite isoko 
    ya Mukungwa ituruka mu biyaga bya Burera na Ruhondo mu Ntara 
    y’Amajyaruguru. Rugenda rusakuma imigezi mito yose, rukanyura mu 
    magepfo rugafata Akanyaru, maze rwagera ku mupaka wa Tanzaniya 
    rukabyara Akagera turi bugereho uyu munsi mbere yo gutaha.”

    Ubwo tuvuye ku ruzi rwa Nyabarongo, twambutse ikiraro twinjira mu 

    Mujyi wa Kigali dukomeza twerekeza ku Kiyaga cya Muhazi. 

    good

    Ikiyaga cya Muhazi cyo rero giteye amabengeza kandi ni kirekire kurusha 
    uko ari kigari. Kiri hagati y’Uturere twa Gasabo na Gicumbi, Gatsibo 
    na Rwamagana ndetse kigakomeza kikagera ku Karere ka Kayonza. 
    Gikikijwe n’ahantu hatandukanye ho kuruhukira ndetse n’amahoteri. 
    Ku nkengero zacyo hamwe usanga hari urufunzo, ahandi imigano, 
    ndetse n’ibindi biti bitari birebire. Gifite amazi meza y’urubogabogo 
    kuko imisozi igikikije yose yashyizweho amaterasi arwanya isuri. Si 
    kigari ku buryo iyo uri hakuno ubona inkombe yacyo yo hakurya neza. 

    Twamaze kuruhukira ku Rwesero tugenda iruhande rw’icyo kiyaga 
    cyose, turinda tugera i Kayonza nuko twinjira muri Pariki y’Akagera. 
    Aho muri pariki twasuye ikiyaga k’Ihema cyubatseho na Hoteri Ihema, 
    dusura ikiyaga cya Nasho, Rwehikama na Rwampaga, dusoza urugendo 
    rwacu dusura uruzi rw’Akagera rugabanya u Rwanda na Tanzaniya.

    Ubwo twaracumbitse, bukeye bwaho tumanuka iya Bugesera, dusura 
    ibiyaga bya Cyohoha na Rweru. Urugendo twarushoreje ku Kanyaru, 
    duhindukira dusubira i Muhanga.

    Ubwo rero umwarimu wacu yadusezeranyije ko ubutaha nidukomeza 
    kwitwara neza, tuzasura ibiyaga n’inzuzi biri mu Ntara y’Amajyepfo, 
    iy’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru. Tuzahera kuri Mwogo, dusure 

    Rusizi isohoka mu Kiyaga cya Kivu, tugende inkengero z’icyo kiyaga 

    I. Inyunguramagambo
           a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu 
             mwandiko.

     1. Urugendo shuri 6. Inkengero
     2. Gufata umugambi 7. Inkombe
     3. Gusakuma 8. Ibirwa
     4. Ikintu giteye amabengeza

     5. Amazi meza y’urubogobogo

    b) Umwitozo w’inyunguramagambo
     Koresha aya magambo mu nteruro yawe bwite ukurikije 
    ibisobanuro byayo mu mwandiko:
     1. Urugendo shuri 3. Gusakuma
     2. Guhuza umugambi 4. Amazi y’urubogobogo
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
          Nimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
         yanyu bwite.

     1. Akamaro k’ibiyaga n’inzuzi ni akahe?
     2. Andika nibura ahantu hane basuye.
     3. Urugendo shuri mwumva rumaze iki?
     4. Ni ibihe biyaga bivugwa muri uyu mwandiko? Biherereye hehe?
     5. Umwarimu yabasezeranyije iki?
     6. Mushatse gukora urugendo shuri ku ishuri ryanyu mwumva 
    mwasura iki

    III. Gusesengura umwandiko

    Subiza ibi bibazo bikurikira:
     1. Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri mu mwandiko?
     2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko ?

    IV. Kungurana ibitekerezo

    Mwungurane ibitekerezo ku kibazo gikurikira:
     Ni akahe kamaro k’imigezi, ibiyaga n’inzuzi?
    2.2. Ikinyazina nyamubaro

    Nimusome aka gace k’umwandiko maze mutahure imiterere
     
    n’umumaro by’amagambo aciyeho akarongo.
    Uko dukwiye gukoresha igihe cyacu

    Kugira ngo dutere imbere tugomba gukora kandi ibyo dukora byose 
    tukabikora vuba. Dore dufite icyumweru k’iminsi irindwi. Jya rero 
    ugabanya akazi kawe mu gihe maze uvuge uti: “Ibi nzabikora mu munsi 
    umwe. Ibi nzaba nabigezeho mu minsi ibiri, biriya nzabirangiza mu 
    minsi itatu. Dore ibyo nzakora mu minsi ine, naho biriya nzabikora 
    mu minsi itanu, itandatu, cyangwa irindwi.” Hari n’ibyo ushobora 
    gukora mu minsi irenze iy’icyumweru nk’ibyo wakora bikarangira mu 
    minsi umunani, ikenda, cumi n’ibiri…

    Ibibazo byo gusubiza:

    1. Amagambo aciyeho akarongo asobanura iki?
    2. Afite uwuhe mumaro ku mazina aherekeje?
    3. Muhereye ku miterere n’umumaro wayo mwayita iki?
    4. Muhereye ku buryo yisanisha n’amazina aherekeje, mubona guhera 
    ku “umunani” gusubiza hejuru yisanisha kimwe no kuva kuri rimwe 
    kugera kuri karindwi? 

    Inshoza y’ikinyazina nyamubaro

    Ikinyazina nyamubaro ni ikinyazina kivuga umubare w’ibintu birangwa 
    n’amazina giherekeje. Kigizwe n’imibare kuva kuri rimwe kugera kuri 
    karindwi kuko ari yo yisanisha mu nteko zitandukanye. Naho guhera ku 
    “umunani” gusubiza hejuru si ibinyazina ahubwo ni amazina (amazina 
    nyamubaro) kuko atisanisha n’andi mazina aherekeje.
    Tuvuga: Abantu umunani, inka umunani, ibiti umunani, abantu ikenda, 
    amashuri ikenda ....

    Imiterere y’ikinyazina nyamubaro

    Ikinyazina nyamubaro kigira ibicumbi: -mwe, -biri, -tatu, -ne, -tanu, 
    -tandatu, -rindwi, kandi kikisanisha mu nteko zose.
    Urugero
    1. Ishuri rimwe
    2. Abana bane

    3. Inka zirindwi

    Imbonerahamwe y’ibinyazina nyamubaro

    good

    Imyitozo:

          Musubize ibi bibazo bikurikira:

     1. Tanga ingero z’interuro ebyiri zirimo ikinyazina nyamubaro. 
     2. Erekana ibinyazina nyamubaro muri izi nteruro:
     – Kamana yakoye umugore we inka umunani: eshatu muri zo 
        ni inyarwanda izindi eshanu zisigaye zikaba inzungu. 
     – Umwana we wa kabiri afite imyaka irindwi. 
     – Abanyeshuri makumyabiri na bane ni bo bashoboye gutsinda, 
         batandatu baratsinzwe.

    2.3. Inyamaswa zo muri pariki

    Abanyeshuri twigana mu mwaka wa gatandatu tuyobowe n’umwarimu 
    wacu mu mpera z’icyumweru gishize twasuye icyanya cy’Akagera 
    n’ingagi mu birunga.
    Ku wa Gatandatu, twazindutse mu nkoko duhurira ku Murindi wa Kigali 
    twerekeza mu Kagera. Mu cyanya cy’Akagera, twakiriwe n’ushinzwe 
    kuyobora ba mukerarugendo adutembereza ishyamba ryose, maze 
    tugenda twihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda. Twabonye ibintu 
    byinshi bishimishije nk’imirambi myiza ibereye ijisho n’amataba atagira 
    uko asa ahegereye i Gabiro. Twabonye imigunga n’imigenge, ndetse 
    n’iminyinya bifatanye urunana nk’abantu basabana. Twabonye imikoma 
    n’imikoyoyo, imyiha n’imikenke n’ibindi biti by’inganzamarumbo.
    Icyo cyanya kandi gituwe n’inyamaswa zitabarika. 
    Mu nyamaswa z’amajanja twabonye intare, ingwe, urusamagwe, impyisi 
    n’imbwebwe.

    good

    Mu nyamaswa zirisha twabonye amashyo y’imbogo, twiga izisumba 
    zose, impara n’imparage, inyemera n’izindi. 
    good
    good

    Mu ziba mu mazi, twabonye imvubu zireremba mu biyaga biharaze 

    ishyamba ry’Akagera ndetse n’ingona zogagira mu ruzi rw’Akagera. 

    good

    Inzovu twazisanze ku nkombe y’ikiyaga Ihema zirimo zirisha zishagawe 

    n’ibyana byazo.

    good

    Ibyiza twabonye mu cyanya cy’Akagera ntitwabivuga ngo tubirangize, 
    bwakwira bugacya; bisaba kwigirayo ukihera ijisho umutungo kamere 

    wacu wahuruje amahanga.

    I. Inyunguramagambo
    a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu 
    mwandiko:
     1. Icyanya 3. Umurambi
     2. Zishagawe 4. Itaba
    b) Umwitozo w’inyunguramagambo

     Koresha aya magambo mu nteruro yawe bwite ukurikije 
    ibisobanuro byayo mu mwandiko
    .

     1. Kuzinduka mu nkoko
     2. Kwihera ijisho
     3. Gufatana urunana

    II. Ibibazo byo kumva umwandiko

    Nimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yanyu bwite.

     1. Ni ba nde bavugwa muri uyu mwandiko? 
     2. Ni hehe basuye? Babonyeyo iki?
     3. Ni izihe nyamaswa babonye ukurikije aho ziba?
     4. Usibye inyamaswa ni ibihe bindi bidukikije babonye?

    III. Gusesengura umwandiko


    Subiza ibi bibazo bikurikira:

     1. Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri mu mwandiko?
     2. Ni iki wungukiye kuri uyu mwandiko? 

    IV. Kungurana ibitekerezo

    Mwungurane ibitekerezo ku kibazo gikurikira:

    Muhereye ku bivugwa muri uyu mwandiko, nimutange ibitekerezo byanyu 
    mugaragaza akamaro ka za pariki. Ese musanga igihe ubutaka bwo 
    guhinga n’ubwo guturaho ari buto, ari ngombwa ko hagumaho ibyanya 

    bigenewe inyamaswa ndetse n’amashyamba? Kubera iki?

    2.4. Utabusya abwita ubumera

    Nimusome iyi nsigamigani maze mugerageze gutahura 

    ibisobanuro by’imvugo zidasanzwe zakoreshejwemo. good

    Iyi mvugo bayikoresha iyo babonye umuntu wese umara gushira impumu 
    akiyibagiza amagorwa azahutsemo, ahubwo agatsikamiza agahato 
    abo bahoze bayasangiye; ni bwo bavuga bati: “Koko utabusya abwita 
    ubumera!” Wakomotse kuri Karake ka Rugara w’i Bumbogo bwa Huro 
    (ubu ni mu Karere ka Rulindo); ahasaga umwaka wa 1600.

    Guhera ku ngoma za kera kugeza kuri Kigeri Rwabugiri, habagaho 
    abanyamuhango b’umuganura, bagatura i Bumbogo; ndetse bakaba 
    ari na bo batware babwo bwose. Inteko yabo yari ku musozi witwa 
    Huro. Bukeye umutsobe Nyamwasa wari umugenga w’abasyi icyo 
    gihe, asaba umukobwa wo mu ngabo za Mibambwe Gisanura yise 
    “Abambogo b’umuganura”. Abakobwa babo ni bo basyaga umutsima 
    w’umuganura nyine. Uwo mukobwa yitwaga Karake akaba mwene 
    Rugara w’Umusegenge. Agasyana n’abandi bakobwa b’urungano. 

    Ni na ho Nyamwasa yamuboneye aramushima aramusaba. Amaze 
    kumurongora, Karake aranezerwa, kuko noneho aho gusya agiye kujya 
    ahagarikira abasyi. Ahimbazwa n’ubutwarekazi; abakobwa baje gusya 
    akabahagarikirana urutoto, abisyigingiza yitotomba ngo barizenutsa 
    ntibasyana umwete.

    Abo bakobwa babyirukanye bakamubwira bamwenyura, bati: “Mbese 
    ntuzi ko uburo bukomera?” Karake akabasubizanya izenezene, ati: 
    “Ubu na bwo ni uburo si ubumera?”(ntiburuhije). Abakobwa bagatinya 
    kumuseka ngo bitabakorera ishyano; bagasekera mu bipfunsi. Bibaho 
    bityo. Bukeye Karake yubura ingeso yo gusinda. Nyamwasa yaza 
    agasanganirwa n’umugono, agasanga umugore yasinziriye uburiri 
    ari ibirutsi gusa. Karake si ugusinda arasayisha! Bituma umugabo 
    amwanga aramuzinukwa, aramusenda asubira iwabo. Rubanda bari 
    bazi ubukundwakare bwe baratangara.

    Hashize iminsi, igihe cy’umuganura w’ibwami kiragera. Bakoranya 
    Abambogo b’umuganura bose ngo baze gusya kwa Nyamwasa. Ubwo 
    Rugara se wa Karake yari afite umugore w’umukecuru, kandi nta 
    n’umukobwa wundi afite wo kumucungura. Biramushobera ati: “Ibi 
    mbigenze nte, ko nta wundi mwana mfite; kandi ko kohereza Karake 
    kwa Nyamwasa ngo asyane n’abo yahoze ahagarikiye byamutera 
    ipfunwe ribi?” Abandi b’amacuti ye bati: “Nutamwohereza bizakugwa 
    nabi!”Abuze uko abikika apfa kumwoheraza ajya mu basyi, ati: “ Jya 
    gusya uburo bw’ibwami nta kundi twabikika!”

    Karake arashoberwa ariko aremera apfa kugenda, agenda aseta inzira 
    ibirenge. Ageze kwa Nyamwasa abakobwa baranzika barasya, Karake 
    abajyamo afata urusyo rwe. Agize ngo arapfukama biramutonda. 
    Agize ngo arasya biramunanira, kuko yari amaze guhuga hashize 
    igihe kinini ari mu mukiro. Noneho ba bakobwa baramwubahuka 
    baramuseka baramukwena, mbese baramukwenura bamuhinyura; bati: 
    “Erega nyabusa shikama usye vuba, dore ubwo si uburo ni ubumera!” 
    Bamucyurira ko igihe yakinaga n’umurengwe, yari yarirengagije ko 
    gusya uburo ari impingane.

    Nuko mu mataha, abakobwa batahana Karake bamuhinyura, ijambo 
    riba gikwira i Bumbogo risakara u Rwanda riba umugani. Bawinjiza mu 
    yindi yigisha kudakora iki cyangwa kiriya. Kuva ubwo rero umuntu wese 
    umaze gushira impumu, akirengagiza amagorwa azahutsemo, ntacire 
    abo bari bayasangiye akari urutega, bakamuciraho uwo mugani bagira 
    bati: “Utabusya abwita ubumera!” Baba bamugereranya na Karake 
    wirengagije ko gusya uburo ari impingane.

    Byakuwe: MINISITERI Y’URUBYIRUKO, UMUCO NA SIPORO, Ibirari 
    by’Insigamigani, Icapiro ry’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda, Igitabo cya kabiri, Icapiro rya 

    3, Printer set, 2005.

    I. Inyunguramagambo

    a) Mwongere musome uyu mwandiko maze mushakemo 
    amagambo afite ibisobanuro bikurikira:


     1. Azahutse mu magorwa 6. Ipfunwe

     2. Inteko 7. Impingane
     3. Barizenutsa 8. Bamuhinyura
     4. Si ugusinda arasayisha 9. Izenezene
     5. Aramusenda 10. Urutoto

    b) Umwitozo w’inyunguramagambo
     Koresha aya magambo mu nteruro:
     1. Ipfunwe,
     2. Aramusenda. 

    II. Ibibazo byo kumva umwandiko

    Nimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yanyu bwite.

     1. Mu mwandiko bavuga ko umuganura bawiteguraga bate?
     2. Iyi mvugo “Utabusya abwita ubumera” yakomotse kuri nde? 
     3. Ni ukubera iki abakobwa babyirukanye na Karake 
           bamubwiraga bati: “Ntuzi se ko uburo bukomera”?
     4.  Ese iyi myitwarire ya Karake urayishima? Sobanura. 
     5.  Ni iyihe nama wagira abantu bitwara nka Karake, 
           bagasuzugura abandi kubera ko babasumbya ubushobozi? 
     6.  Ni ayahe masomo y’ingenzi twakura muri iyi nsigamigani? 

    III. Gutahura imvugo zidasanzwe

    a) Tahura imvugo zidasanzwe ziri muri izi nteruro zavuye 
    mu mwandiko ugerageze no kuzisobanura:
     1. Ntacire akari urutega abo bari bayasangiye.
     2. Agenda aseta inzira ibirenge.
     3. Bagasekera mu bipfunsi.

    b) Izo mvugo wazita ngo iki?

    2.5. Inshoberamahanga

    Inshoza n’uturango by’inshoberamahanga

    nshoberamahanga ni imvugo y’ubuhanga, ifite igisobanuro akenshi 
    gishingiye ku muco, cyangwa ku igereranya, bityo ntiyumvikane neza 
    ku batari abenerurimi.
    Akenshi iba igizwe n’amagambo abiri cyangwa atatu. Si interuro yuzuye 
    nk’imigani y’imigenurano.
    Ingero:
    – Guca ku nda: Kunywana.
    – Guca ruhinganyuma: Kwihisha umuntu ukajya gukora ikintu 
    kimubangamiye.
    – Guca ikibungo: Kubanza guca hirya no hino mbere yo kurasa 
        ku ngingo, kuzigura.
    – Guca ibiti n’amabuye: Kuzana inkubiri uhitana ibyo uhuye na 
         byo mu nzira.
    – Guca amano: Gusitara bikabije.
    – Gutera isekuru: Gucumbagira.
    – Gutera inogo: Gutamira byinshi mu gihe cyo kurya 
        wungikanya.
    – Gutera ububyara: Gukinisha umuntu mu magambo.
        Inshoberamahanga igira umumaro wo gukarishya imvugo no 
        kugaragaza ubuhanga mu rurimi. Nta nyigisho iba ibumbatiye 

         nk’imigani migufi.

    Imyitozo:

    1. Shaka nibura inshoberamahanga icumi kandi utange 
    n’ibisobanuro byazo. 
    2. Uzurisha inshoberamahanga ubona zikwiriye 
     – Dore Kamana ....................................... kubera ko yavunitse.
     – Kuki ushaka ......................................., mbwira udatinze.
     – Yamuteye ....................................... amuvumbura mu bandi. 

    2.6.Twasuye Pariki y’Akagera
    good
    Umwaka ushize ubwo twarangizaga umwaka wa gatanu, twasuye 
    Pariki y’Akagera tugamije kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda. Twari 
    tumaze umwaka dukusanya amafaranga tubifashijwemo n’umwarimu 
    wacu kuko buri wese yari gukenera nibura ibihumbi birindwi, harimo 
    amafaranga yo kwishyura ubuyobozi bwa pariki hamwe n’ayo 
    kudutunga uwo munsi wose. 

    Uwo munsi rero twazindutse mu museke tugera ku ishuri ryacu kare, 
    maze saa moya za mu gitondo tuba duhagurutse ku kigo cyacu. Ubwo 
    twanyuze i Kigali tureba uwo mugi dore ko hari n’abatari bakawugezemo 

    bagendaga batangarira inzu ndende z’amagorofa, imihanda inyura 
    hejuru y’iyindi n’imodoka z’uruvunganzoka ukaba wagira ngo buri 
    muntu utuye mu Mujyi wa Kigali afitemo iye.
    Twasohotse mu mugi tunyura i Rwamagana, dukomeza iya Kayonza 
    maze mu mwanya tuba twinjiye muri Pariki. Abashinzwe kurinda pariki 
    baduhaye abatuyobora bakagenda batwereka inyamaswa zitandukanye 
    ari na ko badusobanurira. 

    Inyamaswa twabanje kubona ni impara n’imparage. 

    good

    Ziba zirisha mu mukenke ahantu hatari ibiti byinshi kandi ntizibona 
    abantu ngo zihunge. Twarazegereye turazitegereza na zo ziratureba 
    tukabona ari byiza. 
    Ubwo twigiraga imbere gato, twabonye ishyo ry’imbogo tukabona zisa 

    nk’inka z’isine. 

    good

    Uwari ushinzwe kutuyobora yatubujije kuva mu modoka kuko imbogo 
    ari inyamaswa zigira amahane. Ushatse kuzegera zakwica kuko zicisha 
    amahembe yazo. Twazirebeye kure tutavuye mu modoka, ariko ubwo 
    natwe twari twagize ubwoba.
    Ubwo twarakomeje tubona inzovu, tubona imvubu ziri mu mazi, tubona 

    na Twiga bita Gasumbashyamba zigira ijosi rirerire.

    good

    Si inyamaswa gusa twabonye ahubwo twabonye udusozi twiza turiho 
    ingara z’iminyinya n’ibyatsi by’umukenke utera utwo dusozi amabengeza. 
    Twasuye kandi ibiyaga bitandukanye bimwe twiga mu masomo 
    y’ibidukikije, twe twabibonye n’amaso. 

    Gutembera ukabona ibyiza bitatse isi yacu nta ko bisa. Bituma umuntu 
    yihera amaso ibyiza bitatse isi, kandi birajijura. Ba mukerarugendo 
    babona ibintu byiza byinshi. Natwe ubu twiyemeje ko tuzajya tuzigama 
    amafaranga buhorobuhoro, maze tukazasura n’ahandi hantu hari 

    ibyiza bitatse u Rwanda ndetse tukazajya no mu bihugu bidukikije. 

    I. Inyunguramagambo

    a) Mwongere musome uyu mwandiko maze mushakemo 
    amagambo afite ibisobanuro bikurikira:

     1. Amagorofa                                                4. Uruvunganzoka
     2. Mu museke                                                5. Umukerarugendo
     3. Ishyo                                                             6. Ingara z’iminyinya

    b) Imyitozo y’inyunguramagambo

     Koresha aya magambo mu nteruro ziboneye wihimbiye

     1. Mu museke               2. Ishyo                              3. Uruvunganzoka

    II. Ibibazo byo kumva umwandiko

    Nimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 

    yanyu bwite.
     1. Abanyeshuri bateguye urugendo rwabo bate? 
     2. Ni ibiki babonye mu Mujyi wa Kigali?
     3. Mu gusura Pariki y’Akagera bari bagamije iki? 
     4. Ni izihe nyamaswa babonye muri Pariki y’Akagera? 
     5. Kuki uwari ushinzwe kubayobora yababujije kuva mu modoka? 
     6. Ni ibiki bindi babonye bitari inyamaswa?
     7. Mwumva urugendo nk’uru rwo gusura ibyiza bitatse u Rwanda 

    bimariye iki abanyeshuri?

    III. Gusesengura umwandiko

    Subiza ibi bibazo bikurikira:
     1. Tahura ingingo z’ingenzi ziri mu mwandiko.
     2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
     3. Umaze gusoma uyu mwandiko ni izihe ngamba wafata kugira 
    ngo nawe uzabashe kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda aho 

    kubibarirwa? 

    IV. Gukina bigana
    Mu matsinda muhimbe agakino kagaragaza uko gahunda y’abanyeshuri 
    yo gusura ibyiza bitatse u Rwanda muri Pariki y’Akagera cyangwa 
    iy’Ibirunga yagenze kuva bategura urugendo kugera rurangiye. Mu 
    bakinankuru harimo abanyeshuri bari gutegura gahunda y’uko bazakora 
    urugendo, bafashe ikemezo cyo kuyigeza ku mwarimu. Umwarimu 
    arabashyigikira na we abafashe kurutegura ndetse no kuvugana 
    n’ubuyobozi bwa pariki. Hari kandi ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo 

    ugenda abasobanurira ibyo babona ku munsi w’urugendo.

    2.7. Itondaguranshinga: imbundo
    Soma aka gace k’umwandiko maze utahure imiterere 
    n’umumaro by’amagambo yanditse atsindagiye. 
    Kwiga ni ukwigana
    Mu buzima dukenera kwiga no kumenya byinshi kugira ngo dukore 
    ibidufitiye akamaro kandi tubeho neza. Kwiga rero si ukujya mu ishuri 
    imbere y’umwarimu gusa. Mu ishuri tuhakura ubushobozi bwo gushobora 
    gusoma no kwandika ndetse no gusesengura ibyo abanyabwenge 
    banditse mu bitabo. Nyamara hari ibintu byinshi dushobora kwigishwa 
    n’ababyeyi bacu n’abandi bantu duhura na bo. 

    Gutembera rero bituma duhura n’abantu benshi ndetse tukabona 
    ibintu bitandukanye kandi ibyo duhura na byo byose biratwigisha. Ibyo 
    duhuye na byo byose, byaba ibibi cyangwa ibyiza biratwigisha. Ni yo 
    mpamvu bavuga ngo “kugenda cyane bitera kubona.”

    Banyeshuri rero muge mwumva ko uko mukoze urugendo shuri, 
    uko mutembereye, muge mwumva ko hari icyo mugomba kuhigira. 
    Umuntu wese muhuye na we muge mumwigiraho, ikibi mumubonaho 
    mwe mukirinde, ikiza mumubonaho mukigane. Kwiga ni ukwigana. 

    Ibibazo byo gusubiza:

    1. Amagambo yanditse atsindagiye mubona avuga iki?
    2. Atangirwa n’izihe ngombajwi?
    3. Ubona afite iyihe mimaro mu nteruro arimo?
    4. Ukurikije icyo ariya magambo avuga n’imimaro yayo mu nteruro 

    wayita iki?

    Inshoza n’uturango by’inshinga iri mu mbundo

    Imbundo ni inshinga idatondaguye. Imbundo ivuga igikorwa, imimerere 
    cyangwa imico bidafite uwo bicirwa. Ni uburyo bw’inshinga butagira 
    umwihariko ku byerekeye imyifatire y’uvuga ku cyo ashaka kumenyesha 
    ubwirwa. Ukora igikorwa ntaba agaragara. Imbundo ni inshinga 
    idatondaguye. Itangirwa buri gihe n’ingombajwi «k» ikurikiwe n’inyajwi 
    «u». Iyo ngombajwi «k» ishobora guhinduka «g» mu nshinga zimwe na 
    zimwe. 
    Ingero: Kuvuga, guteka, kubabara…
    Imbundo ishobora kwitwara nk'izina:
     Iyo yitwaye nk’izina ifata indomo maze ikagira umumaro nk’uw’izina. 
    Iryo zina ribarirwa mu nteko ya 15 y’amasano kimwe n’andi mazina 

    nka: ukuboko, ukwezi, ukuguru,…

    Ingero:

    Ukugenda kwe kwaratubabaje kuko yadusize twenyine.
    Ugusaba imbabazi kwe kwakiriwe neza maze habaho kwiyunga.
     Imbundo kandi yitwara nk'inshinga itondaguye
     Iyo imbundo yitwaye nk’inshinga itondaguye, ntigira indomo. Ishobora 
     kugira ibyuzuzo biyitaruye cyangwa biyihagitsemo ndetse ikaba yagira 
     indango yemeza cyangwa ihakana. Ishobora nanone kuvugirwamo 
     ibizaba cyangwa ibitazaba no kongerwaho ingereka zinyuranye.
    – Inshinga iri mu mbundo ni inshinga idatondaguye iguma mu nteko 
     ya 15. 
     Urugero: Kugenda (nt 15)
    – Inshinga iri mu mbundo ishobora kugira icyuzuzo kiyitaruye cyangwa 
     kiyihagitsemo.
     Urugero: Guhinga umurima o Kuwuhinga.
    – Inshinga iri mu mbundo ishobora gukoreshwamo impakanyi “ta”.
     Ingero: 
    1. Guteka o kudateka 
    2. Kwigao kutiga 

    – Inshinga iri mu mbundo igira indagihe n’inzagihe. 

    good

    Imyitozo:
    1. Tahura imbundo ziri muri uyu mwandiko.
    Kubaka si ugusenya ni ukugereka ibuye ku rindi.
    Kubaka ni ukuzamura inkuta z’inzu ukayisakara, ukayitunganya kugira 
    ngo ishobore guturwamo.

    Icyo gikorwa ntikiba cyoroshye na gato kuko kigomba gusiza ikibanza, 
    kuzamura inkuta, gushyiraho amakumbo, no gusakara. Kubikora bisaba 
    ingufu n’ubwenge, ndetse n’igihe kuko ntibishobora gukorwa mu munsi 
    umwe. 

    Gusenya byo ni uguhirika ibyubatswe. Ntibisaba ubuhanga ubwo 
    ari bwo bwose. Kubikora biroroshye ariko ni bibi, kuko gusenya ni 
    ukwangiza. Iyo usenye ikintu icyo ari cyo cyose kongera kucyubaka 
    birakuvuna. 

    Iyi mvugo rero ishaka kuvuga ko kubaka bivuna nyamara gusenya 
    bikoroha. Nyamara kubaka ni byo byiza gusenya bikaba bibi. Ni imvugo 
    rero idukangurira guharanira kubaka aho gusenya. 

    Nimuharanire kubaka aho gusenya, muharanire gusigasira ibyubatswe 

    aho kubisenya icyo gihe gutera imbere bizaborohera. 

    2. Tanga imbundo ku nshinga zikurikira: 
     – Ariga
     – Aratashye
     – Ntahinga
    3. Shyira mu nzagihe izi mbundo:
     – Kwiga
     – Kudataha
     – Kunguka
    4. Ubaka interuro ebyiri ukoresheje inshinga ziri mu 

    mbundo.

      Mfashe ko:
    – Mu bidukikije mu Rwanda harimo imigezi, ibiyaga, inyamaswa, 
    imisozi, amashyamba…
    – Ikinyazina nyamubaro kivuga umubare w’ibintu kuva kuri rimwe 
     kugeza kuri karindwi.
      Urugero: Mfite ibiti bitanu.
    – Inshoberamahanga ni imvugo ikomeye umuntu utari umwenerurimi 
    adapfa kumva.
     Urugero: Uriya mugabo aragenda atera isekuru bivuga ko agenda 
    acumbagira.
    – Mu itondaguranshinga harimo imbundo.

     Urugero: Ashaka gukora none ndetse no kuzakora.

    2.8. Isuzuma risoza umutwe wa kabiri
    Umwandiko: Kurwanya isuri
    Ubutaka bwacu burushaho kugunduka ku buryo abahinzi bahinga 
    ntibeze nk’uko kera byahoze. Kugunduka k’ubutaka guterwa n’uko 
    amazi y’imvura agenda atwara ubutaka bwiza bworoshye kandi bwera. 
    Haramutse hadafashwe ingamba zo kurinda ubwo butaka, isuri yadusiga 
    iheruheru ntituzongere kweza, amasambu yacu akaba nk’ubutayu. 
    Tugomba kwihatira kurwanya isuri kuko ari yo ituma ubutaka bugunduka 

    ndetse tukihatira no gufumbira dukoresha ifumbire y’imborera n’ifumbire 
    mvaruganda.

    Ni twe dufite inshingano zo gufata neza ubutaka bwacu tuburinda kwangirika 
    kugira ngo buduhe umusaruro dukeneye. Kudakora inshingano zacu 
    ni amakosa kandi bidufiteho ingaruka zikomeye. Kurumbya kubera ko 
    ubutaka bwagundutse, biduhoza mu nzara z’akanda, mu bukene, mu 
    bibazo by’ubushyamirane kubera ko abasangira ubusa bitana ibisambo. 
    Hakwiye rero gufatwa ingamba. Ingamba ya mbere ni uguca imiringoti 
    ahantu hahanamye naho ahadahanamye cyane tukahaca amaterasi 
    y’indinganire. Icya kabiri ni ugutera ibyatsi bifata ubutaka ndetse n’ibiti 
    bituma butagunduka. Icya gatatu ni ugufata neza amazi yose y’imvura 
    ducukura ibyobo hafi y’amazu tukayayoboramo. Ayo mazi ashobora 
    no kwifashishwa mu kuhira imyaka mu gihe k’izuba. Mbese kuki abatuye 
    mu butayu badataka inzara, twe tubona imvura igihe kinini tugahorana 
    ibibazo by’inzara? Ibikorwa byo kubungabunga ubutaka ntibisaba 
    ubuhanga buhambaye cyane. Ahubwo bisaba ubushake, umuhate 
    n’ishyaka bya buri wese. 

    Gucukura imiringoti ni igikorwa cyoroshye gikorwa n’umuntu ku 
    giti ke akurikije uko ahinga isambu ye, akagenda ashyiramo inkingo 
    ziringaniye kandi zingana. Guca amaterasi y’indinganire byo bisaba 
    kwiyambaza inzobere. Ushinzwe ubuhinzi mu kagari cyangwa mu 
    murenge yabidufashamo. Naho ibyo gutera ibyatsi n’ibiti birwanya 
    isuri nta buhanga bisaba. Gucukura ibyobo bifata amazi ni igikorwa 
    cyoroshye cyane kuko dusanzwe twicukurira imisarane, ingarani 
    n’ibindi. 

    Ku misozi ihanamye ho hakwiye guterwa amashyamba na yo adufasha 
    kurwanya isuri. Ni ngombwa gucukuramo imiringoti igabanya 
    umuvuduko w’amazi kandi bigatuma amazi arekamo akoreshwa n’ibiti 
    kuko biba biyakeneye cyane. Isuri rero dukwiye kuyirwanya dushyizeho 
    umwete kuko iri mu bintu byangiza ibidukikije itwara ubutaka, isenya 
    amazu ndetse itaretse n’ubuzima bw’abantu. Kubungabunga ibidukikije 
    ni ubundi buryo bwo kubungabunga ubuzima bwacu.

    I. Inyunguramagambo
     Tanga ibisobanuro by’amagambo akurikira ukurikije uko 
    yakoreshejwe mu mwandiko, unakoreshe buri jambo mu 
    nteruro imwe yumvikanisha neza igisobanuro cyayo.
     1. Kugunduka            4. Inshingano
     2. Ingamba                  5. Inzobere
     3. Ubutayu                   6. Iheruheru
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko:
     1. Mu mwandiko barasobanura ko igunduka ry’ubutaka riterwa 
    n’iki?
     2. Ni izihe ngamba zitangwa mu mwandiko zafasha mu kurwanya 
    isuri?
     3. Ni izihe ngaruka zituruka ku kutita ku bikorwa byo kurwanya 
         isuri?
     4. Ni ibihe bikorwa bivugwa mu mwandiko umuntu ku giti ke 
         yakwikorera mu kurwanya isuri?
     5. Impuguke se zo zafasha gute mu rwego rwo kurwanya isuri 
        yangiza ibidukikije?
     6. Ni ibihe bidukikije isuri ikunda kwangiza?
     7. Ni ibihe bindi isuri yangiza bitavuzwe mu mwandiko?
    III. Ikibonezamvugo
     Erekana ikinyazina nyamubaro muri izi nteruro: 
     – Twahuye turi abantu umunani. Abagabo batatu n’abagore 
         batanu.
     – Umwana wa mbere mu mwaka wa kabiri afite imyaka irindwi. 
     – Abanyeshuri makumyabiri na bane ni bo bashoboye gutsinda, 

        batandatu baratsinzwe.

    IV. Inshoberamahanga: 
     1. Tanga inshoza y’inshoberamahanga. 
     2. Koresha izi nshoberamahanga mu nteruro ziboneye. 
     a) Gukura ubwatsi 
     b) Gutera utwatsi 
     3. Tanga ibisobanuro by’inshoberamahanga zikurikira :
     a) Kurambika inda ku muyaga: 
     b) Gutwita ibiyaga:
     c) Gusera mu birere : 
     d) Kugira umutwe munini: 
     e) Akaboko karekare: 

     4. Huza inshoberamahanga n´ibisobanuro byazo. 

    good

    5. Tanga ingero ebyiri z’interuro aho inshinga 
    yakoreshejwemo nk’izina.
     6. Tanga ingero ebyiri mu nteruro aho imbundo yitwaye 
    nk’inshinga.

    V. Ihangamwandiko
     Hanga umwandiko ku kubungabunga ibidukikije ugaragaza akamaro 

    kabyo n’ingaruka mbi zo kutabyitaho (nturenze amapaji abiri).


  • 3 Ubuzima bw’imyororokere

    3.1. Ubuhamya bw’umuntu wanduye indwara 
    yandurira mu mibonano mpuzabitsina.
    good
    Mfite imyaka cumi n’ibiri nkaba naranduye indwara yitwa Mburugu. 
    Ndatekereza ko mukimara kubyumva muhita muvuga muti: “Umva 
    umukobwa w’igicucu wishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.” 
    Nyamara n’ubwo ibyo byambayeho, ndifuza kubibabwiza ukuri kugira 
    ngo namwe bitazababaho.

    Nari maze igihe gito nkundana n’umuhungu witwaga Byusa. Andusha 
    imyaka ibiri. Naramwizeraga rwose. Mbere y’uko ankoresha 

    imibonano mpuzabitsina ntabishaka, twari twaraganiriye ku bintu 

    byinshi. Twumvikanye ko tuzirinda, tukifata kuzagera ubwo dukura 
    tukubakana urugo. Kwifata byaramunaniye akajya anyinginga ngo 
    dukore imibonano mpuzabitsina nkamwangira. 
    Umunsi umwe, yaje kuntumira iwabo. Njyayo nsanga ari we wenyine 
    uhari kandi yanyiteguye. Yanyakirije fanta ariko sinamenya ko yari 
    yashyizemo ibiyobyabwenge. Nange nabaye umupfapfa sinagira 
    amakenga mpera ko ndagotomera n’isari nyinshi.
    Nyuma uko twakomezaga kuganira twahuje urugwiro 
    ntakwishishanya, ni ko nagendaga numva nsa n’uhinduka mu mubiri 
    wose: nkumva nsa n’utazi neza iyo ndi, nkanyuzamo nkabira ibyuya 
    umubiri wose, nkumva agatotsi kagenda kantwara bukebuke ndetse 
    mfite n’ikizungera kugeza ubwo nasinziriye nezaneza. 

    Aho mperukira amakuru y’ibyabaye, nibuka Byusa ambwira ngo 
    ninge kuryama mu cyumba cy’abashyitsi negusinzirira mu cyumba 
    cy’uruganiriro. Ngo yagiraga ngo age kumpamagarira ababyeyi be 
    baze bampe ubutabazi bw’ibanze kuko yakomezaga kunyumvisha ko 
    nafashwe na marariya akaba ari yo yatumaga ngubwa nabi. Nyamara 
    zari nka za mpuhwe za Bihehe kuko yari azi neza ibyo yakoze agira 
    ngo agere ku mugambi we bitamugoye. 

    Ubwo naje kuzanzamuka nyuma, numva nshaka kujya gucisha 
    hejuru ndamuhamagara. Yaraje ajya kunyereka aho niherera 
    mpageze ndisuzuma nsanga yankoreye ibya mfura mbi. Kuva ubwo 
    nahise ngwa mu kantu mbura icyo nkora nshwana na we. Ibyo 
    byose ntiyabyemeraga ahubwo yampinduraga umusazi. Byamaze 
    kunyobera, ndataha ndyumaho sinahita mbwira ababyeyi bange uko 
    byangendekeye ngo batavaho bavuga ko nari nsanzwe niyandarika.

    Nyamara wahishira ibindi byose ariko ntiwahishira ikikubungamo. 
    Hashize igihe gito, natangiye kumva ngira uburyaryate mu gitsina. 
    Ntabwo byambabazaga ariko nahise ntangira kwibaza niba 
    byaraturutse ku mibonano mpuzabitsina nashowemo. Gusa sinakekaga 
    ko Byusa nubwo yampemukiye yaba agendana izo ndwara zandurira 
    mu mibonano mpuzabitsina, kuko nta kintu nabonaga ku mubiri we 

    cyagaragazaga uburwayi. Ngakomeza kwibaza niba yaba yari afite 

    uburwayi, impamvu yaba yaragambiriye kunyanduza ku bwende.
    Umunsi umwe rero nafashe ikemezo cyo kubimubazaho. Nuko 
    ambwira ko na we yagiraga uburyaryate kandi bukaba bwaratangiye 
    amaze kuryamana n’umwe mu bakobwa bakundanaga mbere. Nyuma 
    yaho yatangiye kujya agira umuriro akajya abona n’uduheri dutukura 
    ku ruhu rwe. Ngo yabibajijeho umukobwa bari bakoranye imibonano, 
    amubwira ko yari muzima, kandi ko yahuraga n’abasore yizeraga 
    gusa. Nyuma yaho, uko kugira umuriro byarahagaze, n’uduheri 
    ntitwongera kugaruka, nuko akeka ko nta kibazo afite. 

    Maze kumva ibyo, nafashe ingamba yo kujya kwisuzumisha. Ingorane 
    yabaye iyo gusaba muganga ngo adupime. Nari mfite kandi ubwoba 
    bwo kubibwira ababyeyi bange, kuko ntashakaga ko bamenya ko 
    nakoze imibonano mpuzabitsina. Nababwiye rero ko ngiye kubonana 
    na muganga kuko numvaga ntameze neza, sinababwira ko ngiye 
    kwipimisha. Ku bw’amahirwe, ababyeyi bange babyakiriye neza, 
    bishimira ko ntekereje kujya kwa muganga. 

    Muganga na we yanyakiriye neza, aransuzuma asanga mfite 
    ubwandu bwa mburugu. Yambajije aho nanduriye ndabimutekerereza 
    hanyuma antuma kuzana na Byusa. Yaraje aramusuzuma maze na 
    we amusangamo ubwo bwandu. Gusa ndashimira muganga kuko 
    yaduhumurije, aratuvura, anatwumvisha ko mburugu n’ubwo ari 
    indwara mbi, ishobora kuvurwa igakira vuba cyanecyane iyo ugiye kwa 
    muganga hakiri kare. Baduteye inshinge buri wese kuri buri tako, nyuma 
    dusubiyeyo twasanze twarakize kandi na bwa buryaryate burakira.

    Nanone yadusobanuriye ko iyo itavuwe neza, ishobora gutera ubugumba, 
    indwara zo mu mutwe, ndetse no gukuramo inda ku bagore cyangwa 
    bakabyara abana bafite ubumuga bw’ingingo kandi ntibabashe kubaho. 
    Nyuma yaho Byusa yagiye kubibwira umukobwa bari barakoranye 

    imibonano mpuzabitsina mbere, na we ajya kwipimisha arivuza.

    I. Inyunguramagambo
    a) Gerageza gusobanura buri jambo kandi urikoreshe mu 
    nteruro iboneye.
     1. Imibonano mpuzabitsina                      4. Ubugumba
     2. Gusama inda                                                5. Gukuramo inda
     3. Uburyaryate

    b) Imyitozo y’inyunguramagambo

     1. Tanga impuzanyito z’amagambo aciyeho akarongo.
     a) Maze kumva ibyo, nafashe ingamba yo kujya kwipimisha.
     b) Mburugu ishobora gutera ubugumba, indwara zo mu mutwe, 
    ndetse no gukuramo inda ku bagore cyangwa bakabyara 
    abana bafite ubumuga.
     c) Byusa yagiye kubibwira umukobwa bari barakoranye 
    imibonano mpuzabitsina na we ajya kwipimisha arivuza.
     2. Uzurisha impuzanyito z’amagambo ari mu dukubo.
     a) Uyu muntu yari yishwe n’ ………………… (inzara)
     b) Mu Rwanda ………………… bafite umumaro. (abategarugori)
     c) Nafashe …………………cyo kwipimisha (ingamba)
    II. Ibibazo ku mwandiko.
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yanyu bwite

     1. Kuki uyu mukobwa watanze ubuhamya yumvaga ko abamwumva 
    bamwita igicucu?
       2. Uyu mukobwa, ni ubuhe butwari wamushimira?
     3. Kuki nta muntu ugomba kwizera ko atarwaye umurebesheje 
    ijisho gusa?
     4. Ni irihe somo rikomeye wakuye mu buhamya bw’uyu mukobwa?
     5. Ese wowe uramutse ugize ibyago ukandura imwe mu ndwara 
    zandurira mu mibonano mpuzabitsina, watinyuka kubibwira 

    ababyeyi bawe ndetse ukajya no kwivuza kwa muganga?

    III. Gusesengura umwandiko

    Subiza ibibazo bikurikira:

     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa muri rusange muri uyu 
    mwandiko?
     2. Erekana ingingo z’ingenzi zigize uyu mwandiko.
     3. Ni ayahe masomo y’ingenzi twakura muri uyu mwandiko? 
    IV. Kungurana ibitekerezo ku byavuzwe mu mwandiko
    Mwungurane ibitekerezo ku kibazo gikurikira
    :

     Muramutse muhuye n’umuntu wanduye indwara yandurira mu 
    mibonano mpuzabitsina mwamugira iyihe nama?
    Umukoro
    Ganiriza abo mubana mu rugo ku cyo umukobwa yakora aramutse 
    afashwe ku ngufu agakoreshwa imibonano mpuzabitsina.
    3.2. Itondaguranshinga: Ibihe bikuru by’inshinga
    Soma witonze aka gace k’umwandiko, maze ukurikije ko inshinga ziciyeho 
    akarongo zivuga igikorwa cyahise, ikirimo gukorwa cyangwa ikizaza 
    uzuzuze mu mbonerahamwe ikurikiraho:
    Dukwiye guhora dusoma.
    Mwana wange ubwo ubona njijutse nta kindi mbikesha ni ugusoma 
    ibitabo bitandukanye. 
    Kera nkiri muto narasomye biratinda. Nasomye ibitabo byinshi 
    bitandukanye: iby’ubuvanganzo, iby’ikibonezamvugo, n’iby’inkuru 
    bitabarika. Narasomaga sinibuke no kurya iyo nabaga naguye ku 
    gitabo kiryoshye. 
    Kandi na n’ubu ndacyasoma, ejo narasomye ndetse no mu 
    kanya nasomye kandi n’ubu urabona ko ndi gusoma. Hari umunsi 
    ngira akazi kenshi ku manywa, bwajya kwira umuriro ukabura, 

    ngatangira kwibaza nti: “Ubu koko ndacyasomye?” Iyo byanze 
    nshana agatadowa ngasoma nibura amakuru y’ibyabaye uwo munsi. 
    Buri munsi rero ndasoma nkamenya amakuru kandi nkagira icyo 
    nunguka. Nsoma ibitabo, ngasoma ibinyamakuru, ngasoma n’ibyo ku 
    mbuga nkoranyambaga. Ubu na nimugoroba ndasoma ibinyamakuru 
    byasohotse uyu munsi. Ejo na bwo nzasoma iby’ejo. Ejobundi na bwo 
    nzasoma iby’aho n’umwaka utaha nzasoma ibizaba bigezweho. 
    Nzakomeza nsome kugira ngo nkomeze kujyana n’igihe, kuko ibyo 
    ku isi bigenda bihinduka. Ubwenge bukomeza kwiyongera, udasomye 

    wasigaragood

    Ibibazo byo gusubiza:
    1. Ibihe bivugwamo ibikorwa biri muri iyi mbonerahamwe ni bingahe? 
    2. Muhereye ku bihe no ku bikorwa bivugwa mu nshinga mwashyize 
     muri iyi mbonerahamwe, mwavuga ko ibihe bikuru by’inshinga ari 
    ibihe? 
    3. Duciye umurongo tukawita igihe, mwawugabanyamo kangahe 

    mukurikije ibihe izi nshinga mwabonye zitondaguwemo?

     goodA. IMPITAGIHE
    Impitagihe ivuga ibyahise kare cyangwa kera ikigabanyamo impitakare 
          n’impitakera.
    1. Impitakare
         Impitakare yumvikanisha igikorwa cyarangiye mu gihe cyashize, ariko 
          kitarengeje uyu munsi, mu kanya kashize.
         Ingero:
     a) Nasomaga igitabo.
     b) Nasomye igitabo.
     c) Nsomye igitabo.
     d) Ndagisomye.
     e) Icyo gitabo nagisomye.
    Izi nshinga zumvikanisha igikorwa kimaze gukorwa, ariko cyarangiye 
    bitarenze uyu munsi cyangwa mu kanya kashize
    2. Impitakera 
    Impitakera yumvikanisha igikorwa cyarangiye mu gihe cyashize, 
    uhereye ejo hashize ugana hirya yaho. 
    Ingero: 
        a) Nkiri muto nasomaga ibitabo byinshi mu cyumweru.
        b) Mu mwaka ushize nasomye ibitabo bine.
        c) Kera narasomye cyane. 
         d) Ejo nasomye umunsi wose. 
    Izi nshinga zumvikanisha igikorwa cyamaze igihe gikorwa ariko 
    cyarangiye ejo hashize cyangwa hirya yaho.
    B. INDAGIHE 
    Indagihe ivuga ibiba muri aka kanya, ibiba ubusanzwe, ibyabaye kera 
    bivugwa mu nkuru, ibikorwa bigikomeza, bityo ikigabanyamo indagihe 
    y’aka kanya, indagihe y’ubusanzwe n’iy’imbarankuru, n’iy’igikomezo.
    1. Indagihe y’ubu: ubungubu, mu kanya kaza, mu kanya gashize

     Indagihe y’ubu yumvikanisha ikirimo gukorwa ubu, aho uvugiye.

    Urugero: 
    Ndasoma igitabo
    2. Indagihe y’ubusanzwe
     Indagihe y’ubusanzwe yumvikanisha igikorwa gisanzwe gikorwa. 
    Nta wamenya intangiriro n’iherezo ryacyo.
    Ingero: 
     a) Nsoma igitabo.
     b) Iyo mbonye akanya ndasoma.
     c) Ndasoma buri munsi.
     d) Nsoma igitabo kimwe mu minsi ine. 
    3. Indagihe y’imbarankuru
    Indagihe y’imbarankuru umuntu ayikoresha avuga ibyabaye kera 
    nk’aho ari iby’ubu. Isa nk’indagihe y’ubusanzwe, bigatandukanira ku 
    nshoza.
    Ingero: 
     a) Yagiye mu nzu nuko arambura igitabo arasoma.
     b) Nuko icyo gihe turasoma abantu baratangara.
    4. Indagihe y’igikomezo
    Indagihe y’igikomezo yumvikanisha igikorwa kikirimo gukorwa 
    ubungubu, nta wamenya igihe cyatangiriye, nta n’uwamenya igihe 
    kiri burangirire.
    Ingero: 
     a) Ndacyasoma igitabo.
     b) Turacyategura ibikorwa tuzakora mu muganda.
    Hari n’indagihe y’igikomezo ikoreshwa kenshi mu nteruro zisa 
    n’izibaza, ariko zinatangara: ingero: a) Ubu se ndacyasomye cya 
    gitabo ko ndeba bwije? b) Aho aracyakoze wa murimo? 
    Zumvikanamo igikorwa kifujwe gukorwa mu kanya uvugiyemo 
    cyangwa kari buze, cyangwa mu gihe kizaza, ariko aho uvugiye ukaba 

    utagifite ikizere gihamye ko kiri bukorwe. 

    C. INZAGIHE
    Inzagihe ivuga ibiza kuba cyangwa ibizaba nyuma y’igihe cyo kuvuga. 
    Yigabanyamo inzahato n’inzakera.
    1. Inzahato 
    Inzahato ivuga ibiri bube nyuma yo kuvuga, ariko ntibifate undi munsi. 
     Ingero: Ku gicamunsi uratera umupira. 
    Ibiri bube uyu munsi mu kanya kaza bishobora kandi kuvugwa mu 
    ndagihe iyo twongeyeho akajambo karanga igihe.
    Ingero: 
     a) Ndaza mu kanya
     b) Ndaje ube untegereje
    2. Inzakera 
    Inzakera ivuga ibizaba ejo hazaza cyangwa mu bihe bizakurikiraho. 
    Irangwa na za-
    Ingero: 

    Nzasoma igitabo.

    Imyitozo:

    1. Soma interuro ikurikira uyishyire mu nzagihe.
     Umuganga na we yatwakiriye neza twembi nge na Byusa, kandi 
    asanga dufite ubwandu bwa mburugu.
    2. Mukurikize ruhamwa yatanzwe maze mutondagure inshinga 
    mu gihe cyatanzwe mu dukubo. 

     a) Mutoni ( gusobanurira: inzagihe) bagenzi be.
     b) Uburagaza (kwica: impitagihe) abantu benshi mu myaka ya 
    kera.
     c) Mu Mpeshyi nta mvura ( kugwa: indagihe).
     d) Mburugu ni imwe mu ndwara (kwandurira: indagihe) mu 
    mibonano mpuzabitsina.

     e) Iyi nka (kuza: inzagihe) ibyatsi yarishije.

    3.3.Twirinde indwara zandurira mu myanya 

    ndangagitsina

    good

    Urubyiruko rugomba kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, 
    rukamenya uko imibiri yabo ikora, bityo rugashobora kwirinda indwara 
    zandurira mu myanya ndangagitsina, rukirinda kubyara rutarageza 
    igihe. 

    Indwara zandurira mu myanya ndangagitsina zikwirakwizwa no 
    gukora imibonano mpuzabitsina abantu batikingiye. Izo ndwara rero 
    ziva ku muntu wanduye zijya ku wundi, bityo uko abantu bakorana 
    imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye akaba ari ko zigenda 
    zikwirakwira. 

    Ubuzima bw’imyororokere rero bugira uruhare mu buryo tubaho. 
    Bugomba gutekerezwaho umuntu akiri muto, bityo akamenya uko 
    yitwara mu busore cyangwa mu bukumi bwe, kugeza mu gihe abaye 

    mukuru agashaka cyangwa agahitamo kudashaka.

    Kutamenya ibijyaye n’ubuzima bw’imyororokere bigira uruhare 
    rukomeye ku mibereho y’umuntu no mu iterambere rye. Kwandura 
    indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni ingorane zikomeye 
    cyanecyane iyo akiri muto. 
    Akenshi abazanduye bakiri bato batinya kuzivuza, maze zikamunga 
    imibiri yabo. Zirabangiza ugasanga nta ntege bafite, ndetse abenshi 
    bikabaviramo gupfa imburagihe.

    Na none kubyara ukiri muto ni ibyago bikomeye kuko bigutesha intego 
    zose wari ufite mu buzima. Abenshi bahagarika amashuri, bakajya 
    kurera abana babyaye. Ubuzima bwabo rero buba bubaye bubi. 
    Ubuzima bwiza bw’imyororokere rero bugira uruhare ku mibereho 
    y’abantu, ku iterambere ryabo, ku ngufu bagira zo gukorera igihugu, 
    bityo bukagira uruhare ku iterambere ry’isi muri rusange.

    Ubuzima bw’imyororokere bugomba kumvikana neza mu gihe abantu 
    bakiri bato kugira ngo bitegure uko bazabaho bamaze gukura, birinde 
    imibonano mpuzabitsina kugeza bashatse. Ibyo bibarinda indwara 
    zandurira mu myanya ndangagitsina.

    Ubuzima bubi mu bijyanye n’imyororokere buha icyuho indwara, 
    gufatwa ku ngufu, gucuruzwa kw’abantu, inda zititeguwe ndetse n’imfu.
    Nyamara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zishobora 
    kwirindwa kuko umuntu ni we uzikururira. Kuzirinda rero ni ukwirinda 
    imibonano mpuzabitsina mu gihe utarashaka ngo ugire umuntu umwe 
    mubana mukubaka urugo. Kujarajara mu bantu batandukanye rero 
    ni byo bikwirakwiza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. 
    Kwifata ku bakiri bato bakirinda imibonano mpuzabitsina ni byo 
    byabarinda izo ndwara. 

    Ku bananiwe kwifata, nibura bagomba kwibuka gukoresha agakingirizo.
    Izishobora kwanduzwa n’ibikoresho bisangirwa nka tirikomonasi na 
    zo zirindwa buri wese agira igikoresho ke k’isuku kandi akagisukura.
    Nimwirinde indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina rero, 
    bizatuma mugira ubuzima bwiza.

    I. Inyunguramagambo:
    a) Musobanure amagambo akurikira.
     1. Guha icyuho
     2. Inda zitateguwe
     3. Kujarajara
     4. Imburagihe
    b) Imyitozo ku nyunguramagambo
     Koresha buri jambo mu nteruro yumvikanisha inyito yaryo:

     1. Guha icyuho
     2. Inda zitateguwe
     3. Kujarajara 
     4. Imburagihe
    II. Ibibazo ku mwandiko 
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yanyu bwite

     1. Wumva kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere 
    byagufasha iki?
     2. Ubuzima bw’imyororokere bugira uruhare rukomeye mu 
    mibereho yacu bute?
     3. Kuki abantu bagomba kumva neza bakiri bato ibijyanye 
    n’ubuzima bw’imyororokere?
     4. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zikwirakwira zite 
    mu bantu?
     5. Andika ingaruka zo kwandura indwara zandurira mu mibonano 
    mpuzabitsina.
     6. Ni gute ubuzima bwiza bw’imyororokere bwagira uruhare mu 

    iterambere ry’igihugu?

    III. Gusesengura umwandiko
    Gerageza gusubiza ibi bibazo:
     1. Garagaza ingingo z’ingenzi zigize uyu mwandiko.
     2. Ni ayahe masomo wigiye kuri uyu mwandiko?
    IV. Kungurana ibitekerezo ku byavuzwe mu 
    mwandiko

    Mwungurane ibitekerezo ku kibazo gikurikira:
     Mubona hakorwa iki kugira ngo indwara zandurira mu mibonano 
    mpuzabitsina zicike mu bantu?
    3.4. Ikinyazina mbaza
    Musome iki kiganiro maze mutahure imiterere n’umumaro 

    by’amagambo yanditse atsindagiye

    good

    Muhire: Uraho Mahoro!
    Mahoro: Uraho Muhire!

    Muhire: Noneho se ibyo wambaye ni ibiki?

    Mahoro: Ibihe se udasanzwe ubona?
    Muhire: Ibyo wambaye nyine.
    Mahoro: Iki ni igisarubeti n’ingofero by’abafundi. 
    Muhire: Usigaye uri umufundi se? Wabyigiye he se?
    Mahoro: Ubu ndangije mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro.
    Muhire: Ubwo se baguhemba angahe ku munsi?
    Mahoro: Bampemba kimwe n’abandi bafundi. 
    Muhire: Yewe, sinari nzi rwose ko hariho abakobwa b’abafundi.
    Mahoro: Ubu abakobwa natwe dusigaye twubaka rero. Kandi 
    turabizi kuko twabyize. 
    Muhire: Ni iterambere ridasanzwe. Nange rwose ninjya kubaka ni 
    wowe uzanyubakira. 

    Mahoro: Gira vuba ahubwo maze nzakwereke ko natwe dushoboye. 

    Ibibazo byo gusubiza:
    1. Amagambo: ibihe, angahe, afite uwuhe mumaro mu nteruro?
    2. Mubona ashobora kwisanisha mu nteko zitandukanye?
    3. Muhereye ku miterere n’umumaro wayo mwayita iki? 
    4. Amagambo abaza nka: nde? ryari? ki? he? Na yo yashyirwa muri 
    ubu bwoko bw’amagambo?
    a) Inshoza y’ikinyazina mbaza
    Ibinyazina mbaza ni amagambo aherekeza amazina cyangwa 
    akayasimbura, afasha mu kubaza usobanuza cyangwa wifuza kumenya 
    umubare w’ibintu. Habaho andi magambo abaza nka: nde? ryari? ki? 
    Ariko atari ibinyazina mbaza. 
    Ingero: Ni nde? Inka ki? Uzaza ryari?
    b) Imiterere y’ikinyazina mbaza
    Ikinyazina mbaza kigira ibicumbi bitatu ari byo:
    – ngahe? – he? – e?. 
    Ikinyazina mbaza gifite igicumbi –ngahe? kisanisha n’inteko ziri mu 

    bwinshi gusa.

    Urugero:
    Ufite abana  
    Ikinyazina mbaza gifite igicumbi “he?” kisanisha n’inteko zose kikaba 
    gishobora kuba kigufi cyangwa kirekire.
    Ingero: – Ushaka akahe gacuma?
    – Ushaka agacuma kahe? 
    Ikinyazina mbaza gifite igicumbi “e?” kisanisha n’inteko ya 16 gusa.
    Ingero: – Utuye he?
    – Uvuye hehe?

    Imbonerahamwe y’ikinyazina mbaza

    good

    good

    Imyitozo:

    1. Tahura ibinyazina mbaza muri aka gace k’umwandiko
     Gutegura gahunda y’igihembwe.

     Mu ntangiriro ya buri mwaka buri munyeshuri aba akwiye kwibaza 
    ibibazo bikurikira:
     Muri uyu mwaka tuziga amasomo angahe? Amasomo mbona 
    akomeye ni ayahe? Nkeneye amakaye angahe? Isomo iri n’iri rigaruka 
    inshuro zingahe mu cyumweru? Ibintu bikunze kungora ni ibiki? Ni he 
    nakwigira hamfasha kwiga mu mutuzo? Ni abahe bantu bamfasha mu 
    myigire yange? Ibintu bishobora kundangaza bigatuma ntiga neza ni 
    ibiki?
     Iyo umaze kubona ibisubizo by’ibyo bibazo uba warangije gutsinda.
    2. Mutahure muri iki kinyatuzu gikurikira ibinyazina mbaza 

    nibura bitatu.

    good

    3.5. Nzirinda ikintu cyose cyanshora mu 

    busambanyi.

    good

    Ingimbi n’abangavu bakunze gushukwa n’abantu bakuze, bakabashora mu 
    mibonano mpuzabitsina batarageza igihe. Akenshi bashukishwa utuntu 
    duto nk’amafaranga, imyenda, utuntu turyoshye two kurya cyangwa 
    kunywa batarashobora kwigurira n’ibindi. 

    Imibonano mpuzabitsina rero yangiza ubuzima, igatuma abo 
    bangavu n’ingimbi bahagarika amashuri yabo, intego zabo z’ubuzima 
    zigahagarara. Nyamara ibyo byose umwana amaze gukura ashobora 
    kubigeraho, akifasha. Kwirinda gushorwa mu mibonano mpuzabitsina 
    rero ni ukwirinda kugira irari ry’ibyo utarashobora kwiha, ukirinda 
    abagushuka. 

    Ingaruka ni nyinshi ku bantu bishora mu mibonano mpuzabitsina 
    bakiri bato. Hari ingaruka zigaragara ku mubiri nko kurwara indwara 

    zandurira mu myanya ndangabitsina ndetse no gutwara inda ku 

    bana b’abakobwa. Nyamara kandi hari n’ingaruka ku mibereho, ku 
    mitekerereze n’ imyitwarire y’umwana. Harimo kwisuzugura, kutigirira 
    ikizere, kuraruka no kwiyanga. Kuri ibyo, hiyongeraho kandi imyitwarire 
    yo kumva afite ikimwaro cyangwa kuba umushizi w’isoni.
    Buri mwangavu cyangwa ingimbi agomba kwiyumvisha iki kintu: “Mfite 
    uburenganzira bwo guhakanira umuntu wese ushaka kunshora mu 
    mibonano mpuzabitsina. Singomba kwishora mu mibonano mpuzabitsina 
    kubera ko nkunda umukobwa cyangwa umuhungu.”

    Kwishora mu mibonano mpuzabitsina rero ntibituma umwangavu 
    cyangwa ingimbi bangirika ku mubiri gusa, bibatera no kwangirika 
    mu bwonko. Ubwonko rero ni rwo rugingo rukomeye mu bijyanye 
    n’imibonano mpuzabitsina. Iyo mu bwonko harangije kwangirika nibwo 
    usanga umuntu atagishobora kwifata, imibonano mpuzabitsinda ikaba 
    ari yo imugenga, intego zose yari afite mu buzima zikazima, agatangira 
    gutsindwa mu ishuri byarimba akarivamo, indi mirimo yose igahagarara. 
    Kubaho gutyo rero ni ukubaho nk’inyamaswa itagira ubwenge bwo 
    gukora ibintu muri gahunda iyi n’iyi yihaye.

    Kugira ngo utegure ubuzima bwawe neza ni ukumenya guhuza ibyo 
    bintu bitatu ari byo: umubiri, umutima n’ubwonko. Umubiri ugomba 
    kurindwa kuko ushobora kwangirika kandi ni na wo ukora igikorwa, 
    umutima ni wo uvamo ibyiyumvo naho ubwonko bukaba ari bwo 

    buvamo ibitekerezo. 

    I. Inyunguramagambo
    a) Mushake ibisobanuro by’aya magambo.
     1. Irari                                       3. Ubwonko 
     2. Umushizi w’isoni             4. Ibyiyumvo
    b) Imyitozo ku nyunguramagambo
     Mukoreshe aya magambo mu nteruro zumvikanisha icyo asobanura:
     1. Irari                                           3. Ubwonko

     2. Umushizi w’isoni                4. Ibyiyumvo

    c) Fora ndi nde?
     Ni nge shingiro ryo gutekereza kandi ibyumviro byose ndabitegeka
     Ndi ………………
     Ifashishe aka gakino ka “fora ndi nde?” ubaze ikibazo cyo gufindura 
    amagambo akurikira: umutima, inka, ingimbi, umwangavu.
    II. Ibibazo ku mwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yanyu bwite. 
     1. Ni ibiki abantu bakuze bakunze gushukisha ingimbi n’abangavu 
    bagamije kubashora mu mibonano mpuzabitsina?
     2. Hari igishuko wowe wari wahura na cyo muri ubwo buryo? 
    Wakitwayemo ute?
     3. Rondora ingaruka ku bantu bishora mu mibonano mpuzabitsina 
    bakiri bato.
     4. Kwangirika mu bwonko bizana izihe ngaruka ku wishoye mu 
    mibonano mpuzabitsina akiri muto?
     5. Kwirinda imibonano mpuzabitsina ukiri muto ni ukurinda ibintu 
    bitatu. Ni ibihe? Kubera iki? Wabirinda ute?
    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo:

     1. Andika ingingo z’ingenzi zigize uyu mwandiko unawukorere 
    inshamake.
     2. Garagaza isomo ukuye muri uyu mwandiko.
    IV. Kungurana ibitekerezo
    Mwungurane ibitekerezo ku kibazo gikurikira:

    Ese urukundo n’ubucuti hagati y’umuhungu n’umukobwa bigaragarira 

    mu gukorana imibonano mpuzabitsina?

    3.6. Ikinyazina mboneranteko

    Soma interuro zikurikira maze utahure imiterere n’umumaro 
    by’amagambo aciyeho akarongo:

     1. Za dodo ziraryoha.
     2. Ba marume bamfashije kwiga. 
     3. Ka Mukamana kagira urugwiro.
     4. Mfite ba masenge babiri kandi bombi bize iby’ubwubatsi.
    Ibibazo byo gusubiza:
    1. Aya magambo aciyeho akarongo murabona aherekeza amazina 
    ateye ate?
    2. Ubona afite uwuhe mumaro?
    3. Uhereye ku miterere n’umumaro byayo wayita ngo iki? Hari irindi 
    zina ryabyo muzi? 
    4. Mumaze kubona uko biteye n’uko bikoreshwa mwavuga ko ibinyazina 
    mboneranteko ari iki?
    a) Inshoza y’Ikinyazina mboneranteko
    Ikinyazina mboneranteko ni amagambo akoreshwa imbere 
    y’amazina bwite n’amazina rusange adafite indomo akerekana inteko 
    izina ririmo. Bakita ikinyazina mboneranteko cyangwa ikinyazina 
    ndanganteko. 
    b) Imiterere y’ikinyazina mboneranteko
    Ikinyazina mboneranteko kigira igicumbi “-a”, kigatuma ijambo 
    kibanjirije rihindura inteko mu kurishondeka, kuritubya no kuritubura.
    Ingero
    Bya Muhoza biraje.

    Rwa Muhire ni urunebwe.

    Imbonerahamwe y’ikinyazina mboneranteko:

    good

    Imyitozo

    1. Shyira izina Murorunkwere mu nteko ya 12 maze ukore 
    isanisha riboneye:

     Murorunkwere agira umutima mwiza.
    2. Koresha ijambo marume mu nteko ya 11 usanishe n’andi 
    magambo mu nteruro ikurikira: 
     Marume yanyambuye isambu yange. 
    3. Andika ubwoko bw’ijambo riciyeho akarongo.
     a) Ni utuhe dutebo ka Mbonigaba kaboshye? 
     b) Ka kana ka Matayo kagize amanota angahe
     c) Za nka zawe ni zo zituma wigira za magabo?

    3.7. Gera umuzinga ku wa Bugegera

    good

    Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo bashaka kwigisha umuntu 
    ngo akurikize urugero rwiza abonana abandi; ni ho bagira bati: “Gera 
    umuzinga ku wa Bugegera!” Wakomotse ku mugabo wo ku Ntenyo 
    mu Nduga y’epfo witwa Bugegera, akaba umugaragu wa Mirenge, 
    umukungu w’ikirangirire bajya bakurizaho kuvuga ngo naka atunze 
    ibya Mirenge ku Ntenyo. Ni ahasaga umwaka wa 1700.

    Mirenge uwo nguwo amaze gukungahara cyane mu Nduga yose 
    rubanda baramushikiraga, baza kumucaho inshuro; kandi ubwo 
    bukungu bwe bwakomokaga ku mizinga y’inzuki yagikaga, bituma 
    agira ubuki bwinshi, abafite amasaka, ingumba n’imfizi bakabimuzanira 
    bagatetura (kugurana ubuki). Nuko biba aho bishyize kera, wa mugabo 
    Bugegera w’umugaragu wa Mirenge wari umukene cyane ageretseho 
    no kuba yaracitse intoki z’ikiganza k’iburyo akajya yitegereza imizinga 
    ya Mirenge bahakura ubutitsa; azirikana n’ibintu bazanira Mirenge 
    bagurana. Ni ko kwigira inama ati: “Ahari nange mboshye imizinga 
    nkayagika ubanza namera nka Mirenge; n’aho kandi ntasa na we, 
    nibura nakwibeshaho!” Ati: “Inzuki Mirenge ntazifata ngo azishyire mu 
    mizinga ye; byongeye si n’abantu be batera ngo bazinyage bazizane mu 
    mizinga.” 

    Ni bwo atangiye aca imicundura n’akaboko kamwe k’ibumoso; mu 
    Nduga y’ epfo kera nta shyamba ryahabaga; hari umukenke wiganjemo 
    urucundura; na we Mirenge, ibiti yaboheshaga imizinga, abantu 
    be babikuraga mu Mayaga ku Rutabo rwa Kinazi. Bugegera amaze 
    kugwiza uduti twe, abwira umugore we Nyirampumbya ati: “Nshakira 
    amarwa meza nziyingingire umuntu wo kwa Mirenge azambohere 
    umuzinga, nange nzagike ndebe ko twabona ubuki bukadukiza!” Uwo 
    mugore we, Nyirampumbya ngo yagiraga amarwa y’iziko atangaje. 
    Ahera ko aracanira; umusemburo uramuhira uratumbagira, abonye 
    ko ushamaje yimuka ku buriri bwe ahunga umugabo we, kugira ngo 
    na hato batarengwaho bakawica; dore ko kera umusemburo na wo 
    wiraburirwaga. 

    Nuko Nyirampumbya yenga amarwa ngo atangaza Abanyenduga, 
    bose barayahururira barizihirwa. Bageze aho, Bugegera araterura 
    ati: “Umva bantu muteraniye aha; icyatumye mbatumira, ndasaba ko 
    uwamenya kuboha umuzinga yazawumbohera nkazamuhemba amarwa 
    arenze aya”! Abari aho barumirwa; havamo umwe w’umuhanga mu 
    buboshyi bw’imizinga ati: “Tutagombye kuwuboha, ngeweho ndawufite 
    uzaze nywuguhe”. Bugegera na Nyirampumbya babyumvise barishima 
    cyane babwira uwo mugabo bati: “Ntibigombera gutinda, jyana n’uyu 
    mwana”. Amukorera umuzinga awuzanira se. 

    Mu gitondo awagika mu munyinya wari imbere y’irembo rye. Amaze 
    kuwagika agira amahirwe winjira vuba, ugiye kwera urasizora; yenze 
    ubuki buratangaza buruta ubwo kwa Mirenge kure. Ababubonye 
    bahakana ko atari ubw’umukenke, bakeka ko ari ubw’i Bugesera 
    bw’igiti kitwa Urusinzagwa. Bamaze kwishimira ubuki bwa Bugegera, 
    bahinyura ubwo kwa Mirenge bati: “Mbese imizinga ya Mirenge yayigize 
    nk’iya Bugegera ikera ubuki bw’Ubusinzagwa ntibe myinshi y’ubusa!” 
    Nuko kuva ubwo Bugegera arakira aranezerwa akijijwe n’umuhate wo 
    kwigana gukora yagika akazinga ke kamwe kakarusha iyo kwa Mirenge 
    kwera. Ni bwo Abanyanduga babigize umuhango bakajya bigana ibifite 

    akamaro babonana abandi.

    “Kugera umuzinga ku wa Bugegera” ni ukwigana urugero rwiza 
    ubonana abandi.
    MINISITERI Y’URUBYIRUKO, UMUCO NA SIPORO, Ibirari by’Insigamigani, Icapiro 

    ry’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda, Igitabo cya kabiri, Icapiro rya 3, Printer set, 2005.


    I. Inyunguramagambo
    a) Mushake ibisobanuro by’aya magambo:
     1. Ikirangirire 7. Amarwa
     2. Baramushikiraga 8. Umusemburo
     3. Kumucaho inshuro 9. Ushamaje
     4. Imizinga 10. Wiraburirwaga
     5. Ingumba 11. Araterura 
     6. Kwagika
    b) Imyitozo ku nyunguramagambo
    1. Uzurisha amagambo akurikira mu nteruro zatanzwe: 
    umusemburo, ubuki, yarateruye, umuvumvu, inzuki.

     a) Mugabo ............................ aravuga ati: “Sinshobora kurara 
    ntariye inyama.”
     b) Mu ifarini bashyiramo .................................. kugira ngo umugati 
    ubyimbe.
     c) Ikigage bashyizemo............................... kitwa amarwa.
     d) Nagitse umuzinga uhita winjirwamo n’......................... ubu ndi 
    ............................ utegereje guhakura nkabona .........................
     2. Uzuza iyi migani ukoresheje amagambo ukuye mu 
    mwandiko.

     a) Uwavuga ay’...................... ubuki ntibwaribwa.
     b) Igiti kimwe si...................................
     c) Ntawujya mu .................................. ngo abure inkoni aca.
     d) Ukurusha ......................... aba akurusha urugo.
     e) Ubuze ay’iburyo akama ay’.............................
     f) Ubwenge bw’....................... burayobera.
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko 
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yanyu bwite

     1. Iyi mvugo “Gera umuzinga ku wa Bugegera” yaturutse he? 
     2. Ubukungu bwa Mirenge yabuvanye he? 
     3. Kugira ngo Bugegera ashobore kwibeshaho yagize ikihe 

    gitekerezo? 

    4. Kugira ngo Bugegera abone umubohera umuzinga yasabye iki 
    umugore we?
     5. Kugera umuzinga ku wa Bugegera bisobanura iki?
     6. Umuntu ukora umwuga wo korora inzuki bamwita ngo iki?
     7. Hitamo igisubizo cy’ ukuri. Uyu mwandiko ni:
     a) Inkuru
     b) Igitekerezo
     c) Insigamigani
     d) Umugani muremure.
    III. Gusesengura umwandiko.
    Musubize ibi bibazo bikurikira:
     1. Vuga ingingo z’ingenzi zigize uyu mwandiko.
     2. Ni izihe nyigisho z’ingenzi twakwigira kuri iyi nsigamigani? 
     3. Ukurikije imiterere y’uyu mwandiko n’ibivugwamo, wavuga ko 
    insigamigani ari iki, irangwa n’iki?
    IV. Kungurana ibitekerezo ku byavuzwe mu mwandiko:
    Mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zikurikira:
     Insanganyamatsiko zo gutangaho ibitekerezo: 
     1. Ese gucika intoki z’ikiganza bikwiye gutuma umuntu asabiriza?
     2. Uhereye ko Bugegera yiganye Mirenge yarangiza agakora 
    nk’ibye ndetse akanamurusha, bigatuma abantu bamwegukira 
    bakava kuri Mirenge, wavuga ko Bugegera ari umunyeshyari 
    mubi cyangwa wamwita umuntu uharanira kunguka ubwenge 

    agamije kwibeshaho. 

    3.8. Insigamigani

    1. Inshoza n’uturango by’insigamigani

    – Insigamigani ni zimwe mu bice bigize Ikinyarwanda, zikaba 
    zaragaragariraga cyane, mu mivugire, mu migendere, mu myumvire, 
    mu mikorere no mu mibereho y’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
    – Ijambo insigamigani ryagendeye ku magambo abiri y’Ikinyarwanda 
    ari yo “gusiga” n’ “umugani”. Nk’uko amateka y’ubuvanganzo 
    nyarwanda abigaragaza, umugani ni ipfundo ry’amagambo atondetse 
    neza, akubiyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora 
    kiriya. 
    – Ijambo gusiga, rikaba rishaka kuvuga kugira ikintu runaka usigira 
    umuryango mugari uzajya ukwibukiraho, kikaba umurage wabo 
    w’ibihe birebire. 
    – Insigamigani yo ni ahantu cyangwa se abantu babaye inkomoko 
    y’umugani kimwe n’ibindi abantu berekejeho ibitekerezo nk’inyamaswa, 
    inyoni, n’ibindi. Aha ni ho hava izina “ibirari by’insigamigani”. Bikaba 
    bishaka kuvuga aho ikintu cyanyuze kigana aha n’aha. 
    – Insigamigani rero ni amayira, amateka, amagambo, n’uburyo 
    imvugo yabaye umugani yadutsemo igihe iki n’iki, ahantu aha n’aha. 
    2. Imirangururire y’insigamigani

    Barangurura insigamigani, bagaragaza aho naka yanyuzemo ubwe, 
    cyangwa aho Gacamigani we yahimbiye kunyuzamo ikindi yitiriye 
    umugani. Bati: “Umugani uyu n’uyu wakomotse kuri kanaka cyangwa 
    se nyiranaka”. Bakigisha cyangwa se bakibutsa imimerere yo guhimba 
    kwe, ishobora kumera nk’iya wa wundi wa mbere bakurijeho. 

    Dore mbese nk’umugani baca bagira ngo “Arimo Gishegesha ntavura” 
    bavuga ko wakomotse kuri Gishegesha cya Bungura wo mu Bibungo 
    bya Mukingo mu Nduga, na Bugabo wo mu Bugesera, ahasaga mu 
    wa 1600, ku ngoma ya Mibambwe Gisanura. Wamamaye kuko 
    Gishegesha yayoboye Abanyarwanda batera u Bugesera, agakuza 
    Bugabo amata mu kanwa ari bwo akigabana. Yamubereye kirogoya 

    kuko yamunyagishije inka atarazimarana kabiri. Iyo rero amaronko 

    yajemo kirogoya ikayavutsa nyirayo ni bwo bagira bati: “Arimo 
    Gishegesha ntavura”. Ubwo baba bigana Bugabo wamaze kunyagishwa 
    na Gishegesha akavuga atyo, ati: “Arimo Gishegesha ntavura”.
    Umukoro
    Mushake izindi ngero nibura eshatu z’insigamigani mwaba muzi, muvuge 
    n’icyo zisobanura: mushobora kwifashisha isomero cyangwa mukabaza 

    abantu bakuru.

    3.9. Dore umunyana

    good

    Dore umunyana weee!
    Dore umunyana weee! Ntukababare
    Dore umunyana weee!

    1. Umunyana weee!
     Uwanga u Rwanda rwacu, shenge weee,
     Iyo nganji iganje shenge weee,
     Uwanga u Rwanda wacu ntakatubemo

     Dore umunyana weee!

    2. Umunyana weee!
     Uwanga abana bacu, shenge weee,
     Iyo nganji iganje shenge weee,
     Uwanga abana bacu ntakatubemo
     Dore umunyana weee!

    3. Umunyana weee!
     Uwanga ubumwe bwacu, shenge weee,
     Iyo nganji iganje shenge weee,
     Uwanga ubumwe bwacu ntakatubemo
     Dore umunyana weee!

    4. Umunyana weee!
     Uwanga Abanyarwanda, shenge weee,
     Iyo nganji iganje shenge weee,
     Uwanga Abanyarwanda ntakatubemo

     Dore umunyana weee!

    I. Inyunguramagambo
    a) Mushake ibisobanuro by’aya magambo.

     1. Umunyana 3. Inganji
     2. Ntakatubemo 4. Kuganza
    b) Umwitozo ku nyunguramagambo
     Mukoreshe aya magambo mwubake interuro ziboneye 
    zumvikanisha ko mwumva icyo asobanura.

     1. Umunyana 3. Inganji

     2. Ntakatubemo 4. Kuganza

    II. Ibibazo ku mwandiko
    a) Hitamo igisubizo nyacyo
     1. Mu gitero cya mbere umuririmbyi avuga ko ari nde 
    udakwiye kutubamo?
     a) Umunyana
     b) U Rwanda rwacu
     c) Uwanga u Rwanda rwacu
    2. Ni iki gikwiye gutuma tutababara kivugwa mu 
    mwandiko?
     a) Kubona umunyana
     b) Indirimbo
     c) Umubabaro
    b) Subirisha yego cyangwa oya
     1. Ukurikije umwandiko umunyana ni ikintu kiza ............................
     2. Uwanga Abanyarwanda ntakatubemo .........................................
    c) Subiza ibibazo bikurikira
     1. Iyi ndirimbo ifite ibitero bingahe?
     2. Ni iki umwanditsi yifuza ku muntu wanga abana?
     3. Andika inyikirizo y’iyi ndirimbo.

    III. Kungurana ibitekerezo no guhanga bandika
    Mwungurane ibitekerezo ku kibazo gikurikira:
    1. Ni ryari umuntu ashobora kuririmba?

    3.10. Uturango tw’indirimbo

    Mushake ibiranga indirimbo
    Indirimbo irangwa n’injyana iryoheye amatwi n’amagambo ateye ubwuzu 
    ku buryo uyumva yumva yishimye.
    Irangwa kandi n’ibitero bikubiyemo ibitekerezo bitandukanye 
    twagereranya n’ibika byo mu mwandiko usanzwe. Igira kandi n’inyikirizo 
    igenda igaruka.
    Indirimbo irangwa n’amajwi akunze guherekezwa n’ibicurangisho 
    bitandukanye bituma amajwi yayo arushaho kuryohera amatwi.
    Umukoro
    Nimutegure indirimbo muzajya muririmba mu birori cyangwa mu masaha 

    agenewe imyidagaduro mukurikije uturango tw’indirimbo.

    Mfashe ko:
    – Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zishobora kwirindwa
     abantu bifata, hakoreshwa agakingirizo ku bananiwe kwifata, 
    abashakanye bakirinda gucana inyuma. 
    – Ibihe bikuru by’inshinga birimo impitagihe, indagihe n’inzagihe.
     Urugero:    – Abana bakina buri munsi.
                             – Ejo hashize abana barakinnye.
                              – Ku wa Gatatu utaha abana bazakina. 
                              – Ikinyazina mbaza gifasha mu kubaza usobanuza cyangwa ushaka 
    kumenya umubare w’ibintu.
     Urugero: Ufite imyaka ingahe? Utuye hehe? Wiga ku kihe kigo?
    – Ikinyazina mboneranteko kerekana inteko izina ryashyizwemo.
     Urugero: Dore ka Muhoza karaje! Muhoza yashyizwe mu mu nteko 
    ya 12.

    – Insigamigani ni imvugo yaturutse ku bikorwa by’umuntu wasize 

    umugani.

     Urugero: Bateye Rwaserera. Bivuga gusahinda bateza imvururu. 
    – Indirimbo igira uturango twayo. Twavuga nk’ibitero n’inyikirizo 
    igenda igaruka ndetse n’injyana ipimye.

    3.11. Isuzuma risoza umutwe wa gatatu

    Umwandiko: Ntugahe umwana ngo uranguze. 
    Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ugiye kwitsembaho utwe 
    ngo akunde ashimishe uwo aha; ni bwo bamubwira bamwigisha, 
    bati:“Ntugahe umwana ngo uranguze!” Wakomotse ku nama Rujugira 
    yagiriye Sebutuku wo mu Bwanacyambwe, ahayinga umwaka wa 1700.
    Ku ngoma ya Kilima Rujugira, uwo mugabo Sebutuku wari utuye i Nduba 
    mu Bwanacyambwe; yashatse umugore babyarana abana b’abahungu 
    batandatu; ntibagira umukobwa babyarana. Abana arabarera, bamaze 
    kuba abasore bose arabashyingira. Ngo yari afite amatungo menshi 
    n’abagaragu benshi. 

    Bukeye akoranya inshuti ze n’abavandimwe kugira ngo ahe abana 
    be iminani. Bamaze guterana ahamagaza abahungu be, n’abakazana 
    baraterana, ahamagaza inka ze zose, n’abagaragu be abigabagabanya 
    abana be bose. Ntiyagira icyo yisigira: ari inyarurembo, ari ingarigari 
    mu matungo no mu bagaragu; byose aratsemba. 

    Abavandimwe n’inshuti ze babibonye baramubaza bati: “Cyose 
    Sebutu! Ko tureba utanze ibintu byawe byose ntiwisigire na kamwe, 
    wowe uzatungwa n’iki?” Ati: “Abana bange bazantunga nk’uko 
    nange nabatunze; ati: “Ko nabatunze ari batandatu, bo bazananirwa 
    kuntunga ndi umwe? Kandi ibyantungaga ari bo mbihaye nta na kimwe 
    ngeruyeho?” Abandi bati: “Ngaha tuzaba tureba uko bizagenda.” 
    Bungamo bati: “Icyakora ni bwo bwa mbere tubona ibi!” Barikubura 
    barataha; ariko bataha bamugaye. 

    Abana rero bamaze guhabwa iminani yabo muri byose, baraterana 
    bajya inama y’uburyo bazatunga se. Bemeranya ko bazajya bakuranwa 
    gufata igihe bazana amata n’ibindi byose bitunga abantu.
    Ubwo habanza mukuru wabo; atanga abafatagihe n’amata amutunga, 
    ndetse n’imyaka n’amayoga y’iminsi yose rugeretse! Babigira batyo 
    bakuranwa kugeza ku muhererezi wabo. Bamaze guhetura, haba 
    hatahiwe mukuru wabo. Yiyibagiza amasezerano ya barumuna be 
    yanga kohereza ibitunga se. 

    Sebutuku ategereza ingemu araheba. Arahaguruka ajya kubaza 
    icyatumye bamurangarana. Arabateranya ati: “Mwangenje mute 
    ko ngiye kwicwa n’inzara?” Abatanu bamubwira ko hari hatahiwe 
    mukuru wabo, bati: “Ni we wakurangaranye”. Sebutuku amubaza 
    icyabimuteye. Umuhungu aramwihorera. Sebutuku abwira barumuna 
    be ati: “Nimumwihorere muntunge nzajya kumurega ibwami.” Abandi 
    bati: “Nta bwo twamucaho ari we wari utahiwe!”

    Nuko Sebutuku biramushobera, arikubura arataha. Ageze iwe 
    inzara iramurembya n’umugore we nyina wa ba bana, ndetse kuva 
    ubwo bamukubita amaso bakareba hasi. Abavandimwe ba Sebutuku 
    barabibona, baramubwira bati: “Tutakikubwira!” Noneho bashaka 
    ibimutunga, bamuha n’abagaragu bamuherekeza ajya ibwami kurega 
    abahungu be. 

    Ahaguruka iwe i Nduba ya Bwanacyambwe, asanga Kilima i Ntora. 
    Ageze ibwami akoma yombi, ati: “Nyayasani mfite abana batandatu. 
    Narabubakiye mbegurira ibyange byose, dusezerana kuntunga, none 
    banyicishije inzara kandi narabareze ari batandatu; bananiwe kundera 
    ndi umwe.”

    Ibwami babaza Sebutuku bati: “Wabahaye ibyawe byose ntiwisigira 
    inyarurembo?” Undi ati: “Nabeguriye ibyange byose, ngira ngo 
    bazantunge nk’uko nange nabatunze.”
    Abari aho bose baseka Sebutuku; bati: “Kabishywe upfuye bene ako 
    kageni ; ni wowe wiyishe.” Bati: “Nka nde wundi wabibonanye, kuva na 

    kera mu bakubanjirije batanze iminani?” Bati: “Ni nde wabonye yiyaka

    ibintu bye byose akabyegurira abana agasigara ubusa!”
    Nuko Sebutuku abura icyo abasubiza arataha. Amaze kwikubura 
    Cyilima ntiyanyurwa, atumiza abana be n’abagaragu n’inka z’iminani 
    yabo. Bene Sebutuku bageze ibwami, berekana amatungo se yabahaye. 
    Kilima ategeka abatware be ati: “Nimugabanye Sebutuku n’abana be, 
    umwana wese mumuhe inka munani n’abagaragu munani, ibisagutse 
    byose Sebutuku abyegukaneho ingarigari.” Abwira abari aho bose 
    bakuru ati: “Ntihazagire ukora ibyo Sebutuku yakoze, ngo najya guha 
    abana aranguze.”

    Kuva ubwo umugani uhama utyo mu Rwanda, uturutse ku iteka Kilima 
    Rujugira yaciriye kuri Sebutuku. Umugani na wo wamamara mu 
    Rwanda uturutse ku ijambo Rujugira yabwiye abakuru, ati: “Mubyeyi 

    wabyaye, ntugahe umwana ngo uranguze”.

    “Kuranguza: Kwikuraho byose ugasigara amara masa.”

    MINISITERI Y’URUBYIRUKO, UMUCO NA SIPORO, Ibirari by’Insigamigani, Icapiro 

    ry’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda, Igitabo cya kabiri, Icapiro rya 3, Printer set, 2005.

    I. Inyunguramagambo
     1. Kora interuro wifashishije aya magambo ukoresheje 
    inyito afite mu mwandiko:

     a) Iteka
     b) Bene ako kageni
     2. Andika impuzanyito z’amagambo akurikira:
     a) Ikibondo 
     b) Bamurangarana
     3. Uzurisha izi nteruro amagambo ari mu mwandiko.
     a) Abatajya ......................... babeshywa byinshi.
     b) Sebutuku yatanze byose ntiyisigira ..........................
     c) Iyo utunze ......................... nyinshi ni zo zigukamirwa.

    4. Sobanura izi nshoberamahanga:
     a) Kwicinya icyara
     b) Amaguru ayabangira ingata
     5. Tondeka aya matsinda y’amagambo maze areme 
    interuro ziboneye, kandi uzandike witondeye utwatuzo 
     badutoje kutandavura – kuko ntakiza badukinze – kurangwa 
    n’ubutwari n’ubwitonzi – nshime abatubyaye – ngo dukenkemure 
    igihugu cyacu – mumpe urubuga.
    II. Kumva umwandiko 
     1. Muri uyu mwandiko haravugwamo ba nde?
     2. Uyu mugabo Sebutuku aragawa iki?
     3. Ni iyihe mpamvu yatumye Sebutuku ajya kuregera umwami 
    abahungu be?
     4. Ni irihe teka umwami Cyilima Rujugira yaciye kubera Sebutuku?
     5. Umwami Cyilima Rujugira yaciye ate urubanza rwa Sebutuku?

    III. Ikibonezamvugo
     1. Amagambo aciyeho akarongo ni bwoko ki? 
     a) Uriya mwana we arakora iki hariya?
     b) Urabikura hehe? Aho mbikura ni nge uhazi
     c) Muri aba bana uwawe ni uwuhe?
     d) Mbega ngo rwa Semuhanuka ruritwara nabi!
     2. Tanga ingero z’interuro ebyirebyiri wakoreshejemo ikinyazina 
    mbaza n’ikinyazina mboneranteko.
     3. Shyira inshinga y’iyi nteruro mu nzagihe
     Mfite akana. 

    IV. Ubuvanganzo
     1. Insigamigani ni iki?
     2. Tanga urugero rw’insigamigani ebyiri waba uzi.

     3. Indirimbo irangwa n’iki?

  • 4 Uburinganire n’ubwuzuzanye

    4.1. Uburinganire n’ ubwuzuzanye mu mirimo 

    yo mu rugogood

    Sugira ni umuhungu umwe uvukana na mushiki we Mahoro. Sugira 
    yiga ibijyanye n’imyuga ariko akiga ataha mu rugo. Ku ishuri agerayo 
    saa moya n’igice, amasomo agatangira saa moya na mirongo ine 
    n’itanu; bagataha saa kenda na mirongo ine n’itanu. Iyo ageze mu rugo 
    afasha nyina imirimo yo mu rugo nko koza amasahani, guteka ibya 

    nimugoroba, gukora isuku akoropa inzu, akubura, n’ibindi.

    good

    Afite se badahuje imyumvire ku bijyanye n’imirimo yo mu rugo. Aba 
    abwira umuhungu we ati: “Ubundi nta muhungu uteka ngo akubure. Iyo 
    ni imirimo y’abagore n’abakobwa. Nunayikora jya wihisha, ntugakubure 
    bakubona, ntugateke bakubona; abakobwa batazakubenga. Umugabo 
    yitekera iyo yapfakaye atarashaka undi mugore, cyangwa se 
    yarasuhukiye ahandi guhahira urugo.” Nyina wa Sugira yari yabumvise. 
    Nuko aramubwira ati: “Ubwo urashaka kungandishiriza umwana; 
    imirimo nta we yishe, ubwiza bw’umusore ni imbaraga ze. Ko uvuze se 
    ko umugabo yashoboraga kwitekera, yateka ate atarabyitoje mbere?” 
    Nuko se arasubiza ati: “Ahubwo wowe urashaka kumugira ikigoryi. 
    Nta muhungu wo guteka ngo akubure.”

    Nyamara Sugira we arababwira ati: “Mwembi ndabumva nimureke 
    kwirushya. Kera koko ni ko byahoze, ariko ibintu bigenda bihinduka. 
    Ubu umuntu atize gukora imirimo yose nta cyo yageraho. Kandi 
    umugore n’umugabo badafatanyije nta kintu bageraho. Nk’uko kera 
    nta muhungu wakuburaga, ni na ko nta mukobwa wubakaga, ariko ubu 
    urebye abo twigana mu myuga ni benshi rwose kandi barubaka kimwe 

    natwe. None se ko Karegeya yize guteka akaba ari ko kazi akora muri hoteri, 

    ntibimutunze kandi ntabayeho neza kurusha abantu benshi? Ahubwo 
    mushiki wange atinze kuhagera ngo twungurane ibitekerezo ku buryo 
    tuzajya dufatanya mu mirimo yose.”

    Ntibyatinze rero Mahoro agera mu rugo aje mu biruhuko. Nuko abanza 
    kuganira n’ababyeyi be na musaza we, ababwira amakuru yo ku ishuri 
    na bo bamubwira ayabo. 

    Umugoroba ugeze, Mahoro na Sugira baraganira, bumvikana ko bagiye 
    kujya bafatanya imirimo yose yo mu rugo maze bagahinga, bagatera 
    intabire, bagakora isuku mu rugo n’ibindi.

    Ntibyatinze uburyo bafatanyaga mu mirimo yose bugaragaza 
    umusaruro. Iwabo hahoraga isuku kurusha mu ngo zose baturanye. 
    Barahingaga barangiza bagatera intabire, hanyuma bakabona igihe 
    cyo gusoma ibitabo no guhugurana mu byo biga. 

    Ibyo byatumye bakundana, maze abana bose babareberaho, bigana 
    urugero rwabo. Se wabanje kutabyumva kubera ko yari agitsimbaraye 
    ku bya kera, yageze aho arabashima, maze na we atangira kujya 
    afasha nyina mu mirimo itandukanye yo mu rugo. Abishyize hamwe 
    ntakibananira.


    I. Inyunguramagambo

    a) Musobanure aya magambo:
     1. Intabire                             3. Amahoteri
     2. Kugandisha                      4. Kungurana ibitekerezo

    b) Umwitozo w’inyunguramagambo

     Mwubake interuro ziboneye zikoreshejwemo aya magambo 
    ku buryo mwumvikanisha ko mwumva icyo asobanura.

     1. Intabire                             3. Amahoteri 

     2. Kugandisha                     4. Kungurana ibitekerezo

    II. Ibibazo ku mwandiko

    Nimusubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu magambo 
    yanyu bwite
     1. Ni ba nde bavugwa mu mwandiko?
     2. Ni iyihe mirimo yo mu rugo ivugwa mu mwandiko? 
     3. Mahoro yiga iki? 
     4. Sugira arashima iki umwuga wo gukora ibijyanye n’amahoteri? 
     5. Ni iyihe myitwarire ya Sugira wamushimira? 
     6. Ni iyihe myitwarire igayitse y’ umugabo ivugwa mu mwandiko? 
    III. Gusesengura umwandiko

    Musubize ibi bibazo:
     1. Ni iki kivugwa muri rusange muri uyu mwandiko?
     2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
    IV. Kungurana ibitekerezo ku byavuzwe mu 
    mwandiko
    Mwungurane ibitekerezo kuri iki kibazo:
     Muhereye ku myitwarire ya se wa Sugira mubona ari izihe 
    ngaruka byatera mu muryango?
    V. Guhanga bandika.

    Subiza iki kibazo:

     Komeza iyi nkuru werekane irindi herezo iyo uyu mugabo 
    atisubiraho


    4.2. Uburinganire n’ubwuzuzanye mu mashuri.

    good

    Mu Rwanda ndetse no ku isi yose, uburere bw’umwana w’umukobwa 
    bwitaweho, kugira ngo barusheho kumuteza imbere kuko usanga mu 
    mateka yaragiye atitabwaho bihagije. 

    Impamvu zatumaga abakobwa batigishwa nka basaza babo, ni uko 
    babanje gufatwa nk’abantu bagenewe gushaka no kubyara, kandi 
    bagafatwa nk’abafite ubushobozi buke mu bijyanye n’imyigire.

    Mu gihe batangiye kwiga na bwo, ahenshi bakunze kwigishwa amasomo 
    ajyanye no gukora imirimo yoroheje. 

    Kuri ubu abakobwa bagomba kwiga kimwe n’abahungu, bagahabwa 

    iby’ibanze bibafasha kwiga neza kimwe na basaza babo.
    Mu bintu byakundaga gutera abakobwa ipfunwe bari ku ishuri ni 
    iyo babaga bagiye mu mihango. Abenshi basibaga ishuri ndetse 
    bakamara iminsi myinshi. Abandi bajyaga bamwazwa na basaza babo 
    ugasanga babavugiriza induru. Nyamara ibyo ntibikiriho. Abakobwa 
    bashyiriweho uburyo bwo kwisukurira ku ishuri mu gihe bagiye mu 
    mihango, bagenerwa icyumba cyabo kirimo ibikoresho bitandukanye 
    bakenera muri icyo gihe. 
    Abahungu kandi na bo bagomba kumenya ko kujya mu mihango 
    kwa bashiki babo atari ikintu kibi. Ahubwo ni ikimenyetso cy’uko 
    bazaba ababyeyi bakabyara abana nk’uko na bo bavutse. Ababiseka 
    rero bagomba gufatwa nk’abatabihugukiwe, bagasobanurirwa kandi 
    bakihanangirizwa ko batagomba gukwena bagenzi babo kubera uko 
    bavutse.
    Abakobwa rero kimwe n’abahungu, bagomba guhabwa amahirwe 
    angana yo kwiga, kandi buri wese akiga ibihwanye n’ubushobozi bwe, 
    ntihagire uhezwa mu mashuri aya n’aya. 
    Uburinganire n’ubwuzuzanye mu mashuri ni bwo shingiro ry’amajyambere 
    nyakuri, atagira uwo aheza. 

    Nimuze twese tubushyigikire, abana b’abakobwa kimwe n’ab’abahungu 
    babone amahirwe angana yo kwiga kandi buri wese yige ibyo yumva 
    bimubereye kandi yiyumvamo.
    Nyamara buhorobuhoro, abakobwa na bo bagaragaje ko bashoboye 

    amasomo y’ubumenyi ndetse n’ay’imyuga.

    Kuri ubu abakobwa bagomba kwiga kimwe n’abahungu, bagahabwa 
    iby’ibanze bibafasha kwiga neza kimwe na basaza babo.
    Mu bintu byakundaga gutera abakobwa ipfunwe bari ku ishuri ni 
    iyo babaga bagiye mu mihango. Abenshi basibaga ishuri ndetse 
    bakamara iminsi myinshi. Abandi bajyaga bamwazwa na basaza babo 
    ugasanga babavugiriza induru. Nyamara ibyo ntibikiriho. Abakobwa 
    bashyiriweho uburyo bwo kwisukurira ku ishuri mu gihe bagiye mu 
    mihango, bagenerwa icyumba cyabo kirimo ibikoresho bitandukanye 
    bakenera muri icyo gihe. 

    Abahungu kandi na bo bagomba kumenya ko kujya mu mihango 
    kwa bashiki babo atari ikintu kibi. Ahubwo ni ikimenyetso cy’uko 
    bazaba ababyeyi bakabyara abana nk’uko na bo bavutse. Ababiseka 
    rero bagomba gufatwa nk’abatabihugukiwe, bagasobanurirwa kandi 
    bakihanangirizwa ko batagomba gukwena bagenzi babo kubera uko 
    bavutse.

    Abakobwa rero kimwe n’abahungu, bagomba guhabwa amahirwe 
    angana yo kwiga, kandi buri wese akiga ibihwanye n’ubushobozi bwe, 
    ntihagire uhezwa mu mashuri aya n’aya. 
    Uburinganire n’ubwuzuzanye mu mashuri ni bwo shingiro ry’amajyambere 
    nyakuri, atagira uwo aheza. 

    Nimuze twese tubushyigikire, abana b’abakobwa kimwe n’ab’abahungu 
    babone amahirwe angana yo kwiga kandi buri wese yige ibyo yumva 

    bimubereye kandi yiyumvamo.

    I. Inyunguramagambo
    a) Musobanure aya magambo:
     1. Kujya mu mihango
     2. Icyumba cy’umukobwa
     3. Gukwena

     4. Ipfunwe

    b) Umwitozo w’inyunguramagambo
     Mwubake interuro ziboneye mukoresheje aya magambo
     1. Kujya mu mihango
     2. Icyumba cy’umukobwa
     3. Gukwena
     4. Ipfunwe
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu magambo 
    yanyu bwite.
     1. Iyi nkuru iravuga kuki?
     2. Kera umukobwa yafatwaga ate mu bijyanye no kwiga?
     3. Kuki kuri ubu umukobwa ahabwa amahirwe angana 
    n’ay’umuhungu mu kwiga?
     4. Ese kujya mu mihango bikwiye gutera ipfunwe umwana 
    w’umukobwa? Sobanura.
     5. Umwanditsi ararangiza atugira iyihe nama?
    III. Gusesengura umwandiko

    Subiza ibi bibazo:
     1. Ni iki wigiye kuri uyu mwandiko? 
     2. Andika inshamake yawo mu mirongo itarenze icumi.
     3. Ni iki kivugwa muri rusange muri uyu mwandiko?
     4. Garagaza ingingo z’ingenzi zigize uyu mwandiko.
    IV. Kungurana ibitekerezo ku mwandiko
    Mwungurane ibitekerezo kuri iki kibazo:

     Uramutse ufite abana babiri umuhungu n’umukobwa hakaboneka 
    ubushobozi buke bwo kubarihira amashuri wahitamo nde ngo abe 
    ari we wiga? Garagaza impamvu.


    4.3. Uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngo no mu 

    mashuri.

    good

    Muri iki gihe, haravugwa cyane ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye 
    hagati y’abana b’ibitsina byombi. Ese bwifashe bute? Abantu bose 
    babwumva kimwe? Babushyira mu ngiro kimwe? Kera ibintu byari 
    byifashe bite? Ubu bwo bimeze bite? Ibitekerezo tugiye kwandikaho 
    biraza bisubiza ibi bibazo kimwe n’ibindi ntarondoye. 

    Sinatangira kuvuga ku mibanire yacu hagati y’abakobwa n’abahungu, 
    ntabanje kuvuga icyo numva ku buringanire n’ubwuzuzanye. 
    Nagerageje kubaza abantu bakuru icyo uburinganire n’ubwuzuzanye 
    ari cyo. Abansobanuriye, bambwiye ko abakobwa mu gihe cyahise 
    bagiye bakandamizwa, ntibahabwe umwanya mu iterambere kimwe 
    n’abahungu. Aho rero ni ho haturutse amahame agamije guha umuhungu 
    n’umukobwa umwanya umwe mu bibera kuri iyi si dutuyeho, bityo bose 
    bagafatanya kuyubaka ntawukandamije undi. 

    Mu ngero nyinshi bampaye, numvisemo ko abakobwa kenshi bafatwaga 
    nk’abadakeneye kwiga, kuko bagomba kwita ku ngo bakaba rero batari 
    bakeneye kujya mu mashuri. Muri uyu mwandiko, nange nifuje kuvuga 
    uko mbona ibijyanye n’uburinganire hagati y’abahungu n’abakobwa, 
    nkurikije ibyo nagiye mbona ku bibera mu ngo no mu mashuri cyangwa 

    ibyo nagiye nganiraho na bagenzi bange.

    Muri iki gihe rero, uburinganire mbona na bwo butaragerwaho cyane 
    mu ngo. Abana b’abakobwa baracyavunishwa kuko bafatwa nk’aho ari 
    bo bagomba kumenya imirimo yo mu rugo nko guteka, gukora isuku, 
    kumesa imyenda, no kubaha basaza babo.

    Nitanzeho urugero, mbere nkiri muto nabonaga akanya ko gukina na 
    musaza wange, nimugobora tugakorera hamwe imikoro, twarangiza 
    tukareba tereviziyo ndetse tugataramana n’ababyeyi bacu, nange 
    nkumva n’ibitekerezo bya data.

    Nyamara aho mariye kugera mu mwaka wa gatanu, mama yatangiye 
    kumbwira ngo ninge njya rimwe na rimwe mu gikoni ndebe uko bateka 
    kandi nange mbyitoze. Nashatse no gusigana ngo kuki musaza wange 
    we ataza ngo dufatanye, mama ambwira ko nge nk’umukobwa ngomba 
    kumenya guteka, kuko nintabimenya urugo ruzananira. 

    Mama rero, yageze n’aho ajya ambwira ngo ninge mfasha musaza 
    wange, mumesere imyenda. Namubaza nti: “Ese kuki namumesera 
    we ntamesere, akambwira ko ngomba kwitoza kubaha umugabo 
    nzashaka.” 

    Muri iki gihe iyo umukozi adahari, usanga imirimo yambanye myinshi, 
    ngateka, nkoza ibyombo n’ibindi. Sinkibona umwanya wo kujya gukina. 
    Hambere aha bwo nagiye gukina ntashye ntinze hamwe na musaza 
    wange, mama arantonganya. Yambwiye ko umukobwa agomba gutaha 
    kare. Ngo gutaha ntinze byazamviramo kwiyandarika. 

    Musaza wange we usanga yifitiye uturimo duke nko gukoropa mu nzu, 
    kujya guhaha rimwe na rimwe no gutera ipasi. 
    N’ubwo mbona akanya ko gukora imikoro kimwe na musaza wange, 
    umwanya wo kwidagadura mbona tutawuhuje rwose.

    Mpereye kuri izi ngero zitandukanye, mbona uburinganire hagati 
    y’abakobwa n’abahungu butaragerwaho. Umukobwa aracyahabwa 
    uburere bugamije kumutegurira kuzaba umugore urebwa cyane 

    n’inshingano zo mu rugo kurusha umuhungu. Ni ngombwa ko ababyeyi 

    bacu bakomeza guhabwa amahugurwa bakumva neza na bo ihame 
    ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bityo bagahinduka bakajyana n’igihe. 
    Ni bwo natwe bazabudutoza nk’uko mu ngo zimwe na zimwe babwumva 
    neza bafata abana babo kimwe bakabaha n’amahirwe angana muri 
    byose.

    Mu mashuri ho mbona bisa n’ibyagezweho, kuko abakobwa bitabwaho, 
    bagahabwa ibikoresho bibafasha kwisukura nk’igihe bagiye mu mihango 
    ntibitume basiba ishuri. Imikoro n’indi myitozo yo ku ishuri usanga ihuza 
    abakobwa n’abahungu, bose bagahabwa umwanya wo kujya imbere 
    bagatanga ibitekerezo. Uretse wenda abakobwa bamwe usanga 
    bakomeza kugira amasonisoni, usanga mu mikino yose dushobora 
    kuyitabira.

    Gusa ntitwabura kwemeza na none ko hari imikino usanga abahungu 
    bashoboye kurusha abakobwa, nk’uw’umupira w’amaguru; abakobwa 
    na bo bakagira imikino bashoboye kurusha abahungu.

    Mu kwanzura rero navuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye hagati 
    y’abahungu n’abakobwa bugenda bugerwaho mu mashuri. Ariko mu 
    ngo, henshi haracyatangwa uburere butuma umukobwa azakomeza 
    kuba ari we wenyine ushingwa imirimo yo mu rugo. Twizere ko bizagenda 
    bihinduka buhorobuhoro uko igihe gihita kikajyana n’imyumvire yacyo 
    n’uko amajyambere agenda yiyongera. 


    I. Inyunguramagambo:
    a) Musobanure aya magambo:
     1. Ntawukandamije undi
     2. Baracyavunishwa
     3. Gusigana
     4. Kwiyandarika
     5. Amajyambere
     6. Kujya mu mihango
    b) Umwitozo w’inyunguramagambo
     Mwubake interuro zikoreshejwemo amagambo zumvikanisha 
    ko mwumva icyo asobanura.
     1. Ntawukandamije undi           2. Baracyavunishwa
     3. Kujya mu mihango                   4. Gusigana

     5. Kwiyandarika                             6. Amajyambere

    c) Vangura amagambo ureme interuro ziboneye.
     1. nyakuri, bwo, uburinganire, mu muryango, n’ubwuzuzanye, ni.
     2. kubuza, ntawukwiye, w’umukobwa, w’umuhungu, cyangwa, 
    umwana, kwiga.
    II. Ibibazo ku mwandiko:
    a) Nimusubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu 
    magambo yanyu bwite
     1. Ni gute mu gihe cyo hambere abakobwa bakandamizwaga?
     2. Kuki mu gihe cyo hambere abakobwa bafatwaga 
    nk’abadakeneye kwiga?
     3. Garagaza impamvu umwana w’umukobwa akeneye kumva 
    ibitekerezo bya se?
     4. Umukobwa ashatse gusiganya musaza we nyina yamubwiye 
    ngo iki? Gira icyo ubivugaho.
     5. Ni iki kivugwa ko kidindiza uburinganire bw’umwana 
    w’umukobwa n’uw’umuhungu?
     6. Ni iki kigaragaza ko uburinganire bw’umwana w’umukobwa 
    n’uw’umuhungu bugenda bugerwaho mu mashuri?
    b) Subiza ukoresheje yego cyangwa oya. Nyuma usobanure 
    impamvu ubyemeza cyangwa ubihakana.
     1. Umuhungu afite uburenganzira bungana n’ubw’umukobwa.
     2.. Uko imyaka ishira ni ko ababyeyi bagenda bumva 

    uburenganzira bw’abana.

    III. Gusesengura umwandiko:
    Musubize ibi bibazo:
     1. Ni ibihe bitekerezo by’ingenzi bivugwa muri uyu mwandiko?
     2. Uwanditse uyu mwandiko urumva igitekerezo ke ari ikihe? 
    Yemeza ko uburinganire n’ubwuzuzanye bwagezweho cyangwa 
    agaragaza ko hakiri intambwe igomba guterwa?
     3 Ingero atanga wumva zimufasha kutwemeza ko ibyo avuga ari 
    ukuri?
     4. a) Umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngo no mu 
    mashuri” utangira ute?
     b) Usozwa ute?
     c) Uwahanze uwo mwandiko yifashishije iki kugira ngo 
    agaragaze ko ibitekerezo atanga ari ukuri?
     6. Musome ibikurikira ku ihangamwandiko maze mukore imyitozo 
    bijyanye. 
    4.4. Ihangamwandiko
    Subiza ibibazo bikurikira.
    a) Garagaza ibice by’ingenzi bigize uyu mwandiko werekane aho buri 
    gice gitangirira n’aho kirangirira. 
    b) Umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngo no mu 
    mashuri” ufite ibika bingahe?
    1) Inshoza y’ihangamwandiko
    Guhanga umwandiko ni ugutanga ibitekerezo uhitamo uruhande 
    ubogamiraho ku nsanganyamatsiko yatanzwe, wabanje kwiga ikibazo, 
    ukifashisha ingingo zumvikana kandi zifatika ndetse ziherekejwe n’ingero. 
    2) Amabwiriza y’ihangamwandiko
    Insanganyamatsiko ishobora kuba ijyanye n’iby’umuco, ubukungu, 

    politiki, imibereho y’abaturage, iyobokamana, ubutabera n’ibindi.

    Insanganyamatsiko ushobora kuba wayihawe cyangwa wayitekereje 

    wowe ubwawe. Insanganyamatsiko ni ikintu k’ingenzi kigomba 

    kwitonderwa, kuko ibyandikwa ni cyo biba bishingiyeho, kandi uburyohe 

    bw’umwandiko buturuka ku nsanganyamatsiko n’uburyo wayanditse.

    N’ubwo buri muhanzi agira inganzo ye mu buryo bwo kuryoshya 

    igihangano, hari amahame y’ingenzi agomba gukurikizwa kugira ngo 

    umuntu aboneze igihangano ke. Ayo mahame ni:

    good

    1. Gutekereza
    Mbere yo kwandika ubanza gutekereza ku nsanganyamatsiko ushaka 
    kwandikaho, ukayiyumvisha, ukayigira iyawe, cyanecyane iyo ari iyo 
    wahawe. Kumva ingingo wandikaho bikorwa mu byiciro bibiri:
    a) Kuyisoma witonze, ukayisesengura, ushaka inyito z’amagambo 
    ayigize. Impamvu ni uko ijambo rimwe rishobora kugira inyito 
    nyinshi.
    b) Gushakamo ijambo cyangwa amagambo fatizo yaguha inzira 
    n’imbibi by’insanganyamatsiko.
    .Iyi ntambwe ya mbere ni ingenzi kuko udashobora  kubona ibitekerezo utanga  

    ku bintu nawe utumva neza.

    2. Kwegeranya ingingo (ibitekerezo).

    Iyo umaze kumva neza insanganyamatsiko, utangira kwandika ku 

    rupapuro rwo guteguriraho ibitekerezo. Ukusanya ingero, amagambo 

    meza yavuzwe n’abandi, ibyawe ubwawe waba uzi, n’ibindi. Biba byiza 

    iyo insanganyamatsiko wandikaho uyiziho byinshi, kandi ugashingira ku 

    bintu bifatika.

    good

    3. Guhitamo inzira (Guhitamo uruhande ushyigikira)
    Mbere yo kwandika ugomba guhitamo imwe mu nzira eshatu zishoboka: 
    niba igitekerezo gikubiye mu nsanganyamatsiko ari cyo uragishyigikira, 
    niba atari cyo ukakirwanya, niba ubona nta ho wabogamira ujya 
    hagati no hagati ugatanga igitekerezo kidafite aho kibogamiye, ariko 
    gikosora impande zombi: urw’abakirwanya n’urw’abagishyigikiye.
    Niba insanganyamatsiko yatanzwe ari ikibazo, ushaka uburyo 
    wagisubiza uhereye ku ngingo wegeranije.
    Hari amoko abiri y’ingingo zigufasha kugera ku bitekerezo biboneye:
    – Ingingo zishyigikira ibitekezo byawe cyangwa byatanzwe.
    – Ingingo zivuguruza ibyo bitekerezo.
    Izo ngingo zombi zigufasha kugera ku bitekerezo biboneye.
    Izo ngingo zombi zigufasha kugera ku bitekerezo biboneye. 

    good

    4. Gukora imbata:
        Imbata y’umwandiko igira ibice bitatu by’ingenzi:
     a) Intangiriro (iriburiro)
     b) Igihimba
     c) Umusozo (umwanzuro)
    4.1. Intangiriro
        Intangiriro y’umwandiko, bayita na none iriburiro.
        Muri icyo gice, dushobora gusangamo:
     – Ibikubiye mu mwandiko n’inyungu bawutezeho.
     – Ibice by’ingenzi bikubiye mu mwandiko wawe.
     – Impamvu ugiye kwandika.
       Iriburiro rigomba kuba ryujuje ibi bikurikira:
     a) Kuba ari rigufi, rifite ireme, riteye amashyushyu, ku buryo 
        urisomye agira amatsiko yo gusoma ibikurikiyeho.
     b) Mu iriburiro, ntugomba kunyura kure cyane; ugomba guhita 
        umenyesha icyo ugiye kwandikaho.

    c) Mu iriburiro, ntugomba guhita werekana uruhande ubogamiyeho 
    ku nsanganyamatsiko, kuko waba umaze amatsiko abasoma, 
    ntibakomeze gusoma.
    4.2. Igihimba 
     Ni igice kivuga ku nsanganyamatsiko ku buryo burambuye. Iki gice 
    kerekana ibitekerezo n’ingingo zinonosora kandi zumvikanisha 
    uruhande nyir’ukwandika ashyigikiye. Kubera uburebure bw’igihimba, 
    n’ibitekerezo binyuranye bikigize, iki gice kigenda kigabanywamo ibika. 
    Ku ntangiriro ya buri gika, hajya ijambo rigihuza n’icyakibanjirije, ku 
    buryo hagaragaramo uruhererekane rw’ibitekerezo. Ibyo bikorwa 
    no hagati y’intangiriro n’igihimba, ndetse no hagati y’igihimba 
    n’umusozo.
     Ayo magambo yunga igika n’ikindi ni nka:
     – Nk’uko tumaze kubivuga haruguru, 
     – Nyamara,
     – Bitabangamiye ibyo tumaze kuvuga, 
     – Bityo rero, 
     – Mu by’ukuri…
    Impugukirwa:
    a) Inzira wahisemo, ntihita igaragara mu ntangiriro y’igihimba. Ahubwo 
        igenda iyobora ibitekerezo byawe, yumvikana ku buryo buziguye mu 
        bitekerezo, mu ngero, mu magambo yavuzwe n’abandi usubiramo…
    b) Buri ngingo y’ingenzi, igenda yiharira igika.
    c) Hari igihe ikibazo cyagira ibisubizo cyangwa ibitekerezo bibiri. Icyo 
       gihe ubanza kwigizayo icyo utemera (kugisenya), kitajyanye n’inzira 
       yawe, hanyuma ukabona gukurikizaho igitekerezo wowe ushyigikiye.
       Urugero: Bamwe bavuga ko isi n’ibiyiriho bitaremwe n’Imana. 
       Nyamara, iyo witegereje ubuhanga byaremanywe… ntiwabura 
       kuvuga ko ababitekeza batyo bibeshye. 
    d) Ntukagaruke ku gitekerezo wavuze.

    e) Ingingo zigenda zikurikirana ukurikije ingufu, inyurabwenge 
    n’injyabihe ku buryo ugenda wumvisha umusomyi inzira yawe kandi 
    uyimwemeza.
    4.3. Umusozo
       Umusozo ni igice kerekana ku mugaragaro uruhande rw’umwanditsi 
       ku kibazo cyavuzwe mu iriburiro. Nta ngingo nshya izamo. Iki gice 
        gishobora gufata intego zikurikira:
     – Kwanzura ibitekerezo byawe muri make.
     – Gutanga inama iyo ari ngombwa.
    5. Kwandika
        Kwandika, ntibikorwa umujyo umwe, ndetse iyo ari ngombwa byafata 
        n’iminsi, kugira ngo ushobore kwandika utuje neza. Nyuma rero usubira 
       mu byo wateguye, ugakuramo ibitari ngombwa, ibyisubiramo, ibikabya, 
       ndetse ukongeramo ibyaba bibuzemo. Muri iki gice kandi, ni ho ushakisha 
       amagambo yabugenewe kandi aryoshye. Byongeye kandi uboneraho 
       ugakosora amakosa y’imyandikire n’utwatuzo.
       Mu mwandiko, ntugatinye gushyiramo ibitekerezo n’ingero bishimishije, 
        bisekeje, ariko byose bigusha ku byo wiyemeje kwigisha.
      Imyitozo: 
    1) Nimwongere musome umwandiko wahanzwe ku nsanganyamatsiko: 
    “Uko uburinganire n’ubwuzuzanye buteye mu ngo no mu mashuri” maze 
       mugaragaze ibice by’ingenzi biwugize hanyuma mushushanye uko biteye 
      ku rupapuro.
      2) Hanga umwandiko utarengeje ipaji ebyiri kuri iyi nsangamatsiko:
      Uko abakobwa n’abahungu bafatanya mu mirimo y’ishuri no mu mikoro 
      ku ishuri nigaho.
    good

    Insanganyamatsiko:

    good


     

    Mu ishuri habonetsemo ababishyigikiye n’abatabishyigikiye. Umwarimu 
    yasabye ababishyigikiye gushyira urutoki hejuru, maze baba makumyabiri 
    na babiri ku banyeshuri mirongo ine na batanu twigana. 
    Ubwo yasabye ababishyigikiye kujya ukwabo abagabanyamo amatsinda 
    abiri, hanyuma n’abatabishyigikiye bigabanyamo amatsinda abiri, maze 
    buri tsinda ritegura ibitekerezo byaryo ku mpapuro. 

    Amatsinda yahawe amazina ya A, B, C, D.

    Amatsinda A na C yari arimo abashyigikiye ko abahungu bafatirwa ku 
    manota menshi naho amatsinda B, D arimo abatabishyigikiye. Ijambo 
    ryagendaga rihabwa umukobwa cyangwa umuhungu wo mu itsinda 
    A cyangwa C, agakurikirwa n’undi mukobwa wo mu itsinda B/D ngo 
    ajore ibitekerezo byatanzwe

    Umukobwa wo mu itsinda A: Nge rwose nshyigikiye ko abahungu 
    bafatirwa ku manota menshi kuko bagiye biga kuva kera, bakaba 
    barize ari benshi ku buryo buhagije kurusha abakobwa. Amateka 
    arabigaragaza kuko no mu myanya y’ubuyobozi no muri za kaminuza, 
    abakobwa bari bakiri bake cyane. Iki rero ni cyo gihe cyo kubateza 
    imbere ngo na bo batange umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda.

    Umukobwa wo mu itsinda B: Twe mu itsinda ryacu twunguranye 
    ibitekerezo dusanga biriya rwose atari byo. Niba abakobwa ba kera 
    barakandamijwe, ibyo byararangiye, ntibyagombye kudukurikirana. 
    Nge numva umuntu atakosora amakosa akora ayandi. Kuko niba 
    ibyo byarabayeho mu mateka bigomba gukosorwa ariko noneho 
    twese tukaringanizwa, bagafatira ku manota amwe, uyafite akagenda, 
    utayafite agasigara, hatarebwe icyo ari cyo. Icyo gihe ubushobozi ni 
    bwo bwaba bushingiweho.

    Umuhungu wo mu itsinda C: Nge ndabona gufatira ku manota 
    atandukanye ku bahungu n’abakobwa ari byiza. Nk’ubu iwacu 
    abakobwa nkurikira babiri bose ntibashoboye kwiga, kubera ko 
    babashyingiye bakiri bato. Nyamara bakuru bange bose barize. Nge 
    rero numva abakobwa na bo bakwiye gushyigikirwa bakiga ari benshi, 
    bakaziba icyuho cyatewe n’uko kera abakobwa batitabwagaho cyane 
    mu kubigisha.

    Umukobwa wo mu itsinda D: Ngewe simbishyigikiye kuko hari 
    musaza wange utarashoboye kwemererwa kujya mu mashuri biga 
    bacumbikirwa kandi nyamara abakobwa yari yarushije bo babonye 
    ibigo. Kuri nge rero mbifata nk’akarengane kuko niba tugomba 
    kuringanira, tugomba kuringanira nyine, ntihagire urengana.

    bakobwa n’abahungu. None rero nimutange umwanzuro:
    Umukobwa wo mu itsinda A: Ngewe umwanzuro natanga ni uko 
    Leta yakora uko ishoboye rwose hakiga abakobwa benshi bashoboka. 
    Umukobwa wo mu itsinda B: Nge mbona atari wo muti, kuko gufata 
    umunyeshuri ufite amanota make hagasigara ufite menshi, bibabaje. 
    Nge umuti natanga ni uko hafatirwa ku manota amwe, kugira ngo 
    hatagira uwumva ko yaharenganiye. 

    Umuhungu wo mu itsinda C: Nge mbona iki ari igihe kiza cyo guha 
    abakobwa umwanya na bo ngo batange umusanzu wabo mu kubaka 
    igihugu. Kuba abagabo ari bo bize cyane bituma hari icyo Igihugu 
    gihomba mu burere bw’abana mu ngo, mu mikoreshereze y’umutungo 
    n’ahandi. Nge mbona guteza imbere umukobwa byaba ari ugukemura 
    ikibazo cy’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zose. Kuba nta 
    bakobwa benshi bize mbere mbona ari yo mpamvu baba bake mu 
    nzego zitandukanye. 

    Umuhungu wo mu itsinda D: Nsangiye igitekerezo na mugenzi 
    wange ko abana bose bagomba gufatwa kimwe. Ibindi byaba ari 
    akarengane.

    Umwanzuro: Burya rero, Leta ntipfa gushyiraho ingamba izi n’izi 
    batabanje kuzigaho. Kuba hari abakobwa bahabwa ibigo kandi hari 
    abahungu babarushije amanota batabibonye, ni uko abahungu baba 
    wenda batsinze ari benshi, kandi ibigo bigomba kubakira ari bike. 
    Mwibuke ko hari ibigo by’abakobwa bitakira abahungu, ariko ibigo 
    byinshi byigamo abahungu biba byakira n’abakobwa. Gusa na none hari 
    ibigo byakira abahungu gusa nka za seminari zirererwamo abitegura 
    kuba abapadiri. Ntihazagire rero ucika intege ngo ni uko atahawe ikigo 
    yigamo acumbikirwa kuko ubu uburezi bwakwiriye hose mu Rwanda. 
    Icya ngombwa ni ukwiga ushyizeho umwete. Kandi uko amashuri 
    azagenda yiyongera icyo kibazo kizakemuka burundu.

    I. Inyunguramagambo
    a) Musobanure aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 

    mu mwandiko.
     1. Itsinda 
     2. Kuziba icyuho
     3. Akarengane
     4. Gucika intege
    b) Koresha aya magambo akurikira mu nteruro yawe bwite 
    ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko:

     1. Itsinda 
     2. Kuziba icyuho
     3. Akarengane
     4. Gucika intege
    II. Ibibazo ku kiganiro mpaka:
    Nimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yanyu bwite.

     1. Umaze gusoma cyangwa kumva iki kiganiro mpaka, wowe 
    wumva ushyigikiye uruhe ruhande?
     2. Mubona abanyeshuri baratanze ibitekerezo bifite ireme?
     3. Ibitekerezo abanyeshuri batanze bihuriye he n’umwanzuro 
    watanzwe n’umwarimu? 
     4. Ese ubona umwanzuro watanzwe n’umwarimu ushyigikiye 
    uruhe ruhande?
     5. Muhereye ku buryo impande zitandukanye zagiye zitanga 
    ibitekerezo muri iki kiganiro, mwavuga ko ikiganiro mpaka ari 
    iki? 
     6. Ikiganiro mpaka kiba kigamije iki?
     7. Amabwiriza agenga ikiganiro mpaka ni ayahe?

    4.6. Ikiganiro mpaka
    1. Inshoza y’ikiganiro mpaka

    Ikiganiro mpaka ni ikiganiro kiba hagati y’abagize amatsinda abiri 
    basobanura neza ibitekerezo byabo, mu gihe abandi bo batabyemera 
    bagerageza kubereka ko ibyabo ari byo biboneye.
    Itsinda rimwe rishyigikira ingingo yo kuganiraho yatanzwe naho irindi 
    rikayivuguruza. Mu biganiro mpaka abantu birinda kujya impaka za 
    ngo turwane, iyo uvuguruza igitekerezo cya mugenzi wawe ugaragaza 
    ikinyabupfura mu magambo uvuga no mu marenga ukora. 

    Mu kiganiro mpaka hagaragaramo umuyobozi w’ibiganiro, umwanditsi, 
    ushinzwe kugenzura igihe n’ushinzwe imvugo iboneye. Abo kandi baba 
    begeranye; hakaboneka n’impande ebyiri: uruhande rushyigikira ingingo 
    yatanzwe n’ uruhande ruyivuguruza.
    2. Intego y’ ikiganiro mpaka 

    Ibiganiro mpaka mu mashuri bituma abanyeshuri bakorera hamwe, 
    ibitekerezo byubaka bigatangwa, bakunguka amagambo mashya. 
    Abanyeshuri bakora ubushakashatsi, bakandika, bakabaza kandi 
    bagasobanukirwa. Gusobanukirwa kuvuye mu gucukumbura bituma 
    bagira ubushobozi mu gusoma no kwandika bigendanye n’ibyo bagomba 
    kwiga, bakagira uruhare mu masomo yabo bafashijwe n’umwarimu.

    Ibiganiro mpaka bituma umunyeshuri aba intyoza mu kuvuga, 
    gushakashaka, gusoma,kwandika, gutekereza no gutanga ubutumwa 
    avugana n’abandi. Ibiganiro mpaka bituma abanyeshuri mu rwego 
    barimo urwo ari rwo rwose batanga ibitekerezo bifasha abandi mu 
    mibanire myiza no mu bukungu kandi batagize uwo bakomeretsa.

    Mbere yo kujya impaka muhitamo igitekerezo kigibwaho impaka.
    Igitekerezo kigibwaho impaka gishingira ku byigwa kugira ngo abiga 
    barusheho gusesengura ibyo biga.

    3. Uko ubushakashatsi bwakorwa
    Abanyeshuri bahabwa umwanya nk’amasaha atatu bashakisha 
    ibitekerezo. Umwarimu abereka uko babyandika. Ibi bituma abanyeshuri 

    bagaragaza impano zabo mu mitekerereze, mu gutanga ibitekerezo no 
    mu kwiyoborera ibiganiro ubwabo.
    4. Mu gihe bajya impaka.
    Hatoranywa umuyobozi w’ibiganiro. Ashobora kuba umwarimu cyangwa 
    umunyeshuri. Umuyobozi agomba kuvuga adategwa, akagaragaza 
    ikinyabupfura. Atanga amagambo bahererekanya hagati y’abashyigikiye 
    igitekerezo n’abatagishyigikiye, akirinda kubogama.
    Mu gihe bajya impaka, buri munyeshuri ugiye gutanga igitekerezo 
    yerekana ikarita ye yanditseho ko ashyigikira cyangwa avuguruza 
    igitekerezo cy’undi. Iyo umunyeshuri amaze guhabwa ijambo inshuro 
    eshatu, umuyobozi aba amuretse kugira ngo n’abandi babashe gutanga 
    ibitekerezo byabo. 
    5. Gusoza ibiganiro mpaka
    Abajya impaka ubwabo bashobora gusaba ko ikiganiro gisozwa cyangwa 
    se umwarimu akabafasha kugisoza. Buri ruhande rutanga umwanzuro, 
    rukusanya ibitekerezo byatanzwe.
    6. Ibigomba kwitabwaho
    Abanyeshuri bashakira hamwe indangagaciro bagomba kugenderaho 
    mu gihe bajya impaka, harimo izi kurikira:
    good

    Iyo kujya impaka birangiye habaho isuzuma. Abanyeshuri bakoresha 
    urundi ruhande rwa ya karita yanditseho uruhande barimo bakagaragaza 
    uko babonye ikiganiro kigenze. Bashobora kwandika mu muvugo, 

    bagashushanya n’ubundi buryo.

    Umwitozo
    Insanganyamatsiko: Abana b’abahungu n’ab’abakobwa bagomba 
    gukora kimwe imirimo yose yo mu rugo ntawuvuga ngo: umurimo 
    uyu n’uyu wahariwe umukobwa cyangwa umuhungu. Murabishyikiye 
    cyangwa ntimubishyigikiye?
    4.7. Amagambo afatana n’atandukana (nuko, 
    ni uko, n’uko, ni ko, ni ubwo, n’ubwo, 
    nubwo, ni bwo)
    Musome uyu mwandiko maze musubize ikibazo 
    cyabajijweho.

    Injangwe yacitse umurizo
    Injangwe yagiye gufata inkoko, ifatwa n’umutego uyica umurizo. Uko 
    ihuye n’izindi zikagenda ziyiseka bikayitera ipfunwe. Iryo pfunwe rigatuma 
    yumva ifite ubusembwa bukomeye bityo ikifuza ko na zo zamera nka yo.
    Umunsi umwe, ubwo yari mu nzira igenda ijya guhiga icyo kurya, ihura 
    n’indi njangwe na yo itagira umurizo irayihagarika zitangira kuyaga. 
    Nuko irayibwira iti : “Niko mugenzi wange duhuje ubusembwa?” Indi iti: 
    “ Dore re! Busembwa ki?” Imwe ya mbere iti: “Bwo kutagira umurizo”.
    Iya kabiri, imaze kumva ibyo, imara akanya yiyumvira cyane nyuma ivuga 
    nk’itangaye iti: “Akarizo wacitse ni ko kagutera ipfunwe bigeze aho!” 
    Yongeraho iti: “Nge n’ubwo ntagafite ntacyo numva mbaye cyantera 
    ipfunwe mu bandi”.

    Iya mbere, nyuma yo kumva ko iya kabiri ibyo kutagira umurizo nta 
    cyo biyibwiye, iti: “Nyamara kwirengagiza ubumuga bwawe, n’ubwo
    ni ububwa mu bundi kandi ni ko kaga kawe”. Iya kabiri iti: “Ni uko
    utekereza koko? Uranyibeshyaho nta kibazo binteye narangije kwiyakira. 
    Ikibi ni ukugira ikibazo udashobora kugira icyo ugihinduraho ntiwiyakire, 
    ugahora witesha umutwe ku busa. Wowe ububwa bwawe ni ubwo bwo 
    kutiyakira. N’uko kutiyakira nugukomeza kuzakugiraho izindi ngaruka 
    mbi ndakuburiye”. Ikimara kuvuga ibyo, ihita yigendera.

    yo yananiwe kwiyakira na yo ibibonye ityo, ica ukwayo igenda yimyiza 
    imoso. Ngo igere imbere, ihura n’izindi ariko zo zifite imirizo. Ni bwo 
    biyanze mu nda, irazibwira iti: “Mfite ijambo rimwe mbabwira. ” Izindi ziti: 
    “Tuguteze amatwi.” Na yo iti: “Imirizo yacu iraturushya rwose. Kandi 
    n’iyo dushatse kwihisha mu mwobo ntitume twihisha neza uko bikwiye. 
    Twagenda kandi tukayikurura inyuma yacu cyangwa tukayishinga; 
    ntabwo dushobora kuyihisha ngo idukundire. Ndetse n’iyo dushatse 
    gufata imbeba, turayizunguza, zikatwumva zigahunga. Ikindi kandi 
    mutayobewe, ni uko dukunda gufatwa n’umutego ku murizo. 
    Ngewe rero, nanze ko wazongera kundushya ukundi ndawuca. Ni cyo 
    gituma mbagira inama yo kuyica mwese.”
    Izindi njangwe zose zisekera icyarimwe biratinda. Inkuru muri zo irayibaza 
    iti: “Niko, muri twe hari uwakuganyiye ko imirizo yacu iturushya? Igituma 
    utubwira utyo, ahari ni uko wawucitse. Ahubwo urashaka ko natwe 
    tumera nkawe, ngo we kubura umurizo wenyine. Igendere twakumenye.” 
    Nuko ngo yumve ayo magambo, ihita yirukanka yikura ityo mu isoni.
    Musubize ikibazo gikurikira:

    Nimugende muvuga impamvu amagambo yanditse atsindagiye, hamwe 
    yanditswe mu ijambo rimwe, ahandi akandikwa atandukanye.
    Imyandikire y’amagambo: “nuko, ni uko, nuko, niko, ni ko nuko, 
    nubwo, ni bwo, n’ubwo...”

    Amagambo: “nuko, ni uko, n’uko, ni ko, niko ni ubwo, n’ubwo”, 
    yandikwa mu ijambo rimwe iyo yunga igitekerezo ku kindi cyabanje, 
    akandikwa mu magambo abiri iyo ari inshinga “ni” ikurikiwe 
    n’ikinyazina cyangwa akandikwa akaswe iyo agizwe n’icyungo 
    gikurikiwe n’ikinyazina. 
    Ingero zayo n’impamvu yandikwa mu ijambo rimwe cyangwa 
    akandikwa atandukanye 
    Niko muri twe hari uwakuganyiye ko imirizo yacu iturushya?
      Niko: ni ijambo rikoreshejwe bahamagara umuntu.

    – Igituma utubwira utyo, ahari ni uko wawucitse.

    Ni uko: ni amagambo abiri: ingirwanshinga “ni”, ikurikiwe n’ikinyazina 
    mbanziriza “uko”.
    Na yo iti: “Imirizo yacu iraturushya rwose”.
    Na yo: ni amagambo abiri: icyungo “na” n’ikinyazina ngenga “yo” 
    gisimbura injangwe. Mu myandikire icyungo “na” gitandukana 
    n’ikinyazina ngenga muri ngenga ya gatatu.
    – Ni cyo gituma mbagira inama yo kuyica mwese. 
    Ni cyo: ni ingirwanshinga “ni” ikurikiwe n’ikinyazina ngenga “cyo”.
    – Ikindi kandi mutayobewe, ni uko dukunda gufatwa n’umutego ku 
    murizo. 
    Ni uko: Ni ingirwanshinga “ni” ikurikiwe n’ikinyazina mbanziriza 
    “uko”.
    – Nuko ngo yumve ayo magambo, ihita yirukanka yikura ityo mu 
    isoni.
    Nuko: Ni icyungo. Rirunga igitekerezo ku cyakibanjirije.
    – N’ubwo ni ububwa bundi.
    N’ubwo: Ni icyungo “na” gikurikiwe n’ikinyazina nyereka “ubwo”.
    – Ubwiza bwawe ni ubwo kwishimira.
    Ni ubwo: Ni ingirwanshinga “ni” ikurikiwe n’ikinyazina ngenera 
    “ubwo”.
    Imyitozo
    a) Andukura izi nteruro ukosora imyandikire:
     1. Uku gutwi niko numvisha.
     2. Uko uvuga niko na nge mvuga.
     3. Mbese urarizwa nuko bakubenze.
    b) Uzurisha amagambo ukuye mu dukubo:
     1. Umugore yunzwe n’umugabo ……………. arakira (ni uko, 
    n’uko, nuko)
     2. Uku kwezi ……………. gusarura imyaka. ( ni uko, n’uko, nuko)
     3. Uko watwaye ………….nasigaranye birangana. ( ni uko, 

    n’uko, nuko)

    Mfashe ko:
    – Uburinganire n’ubwuzuzanye ku bahungu n’abakobwa ari ngombwa 
       mu mashuri no mu mirimo yo mu rugo kugira ngo iterambere 
       ry’igihugu rigerweho vuba kandi ntawusigaye.
    – Ikiganiro mpaka gituma abantu batanga ibitekerezo byubaka mu 
        kinyabupfura bakirinda gukomeretsa abandi bakagira uruhare mu 
         kubaka Igihugu ndetse n’isi muri rusange.
    – Hari amagambo afatana n’atandukana mu myandikire. Nubwo 
       ajya gusa ariko si amwe mu bisobanuro byayo 
       Ingero: – Nubwo uje sinari ngukeneye.

     – Ni ubwo buki nshaka.

    4.8. Isuzuma risoza umutwe wa kane

    Amateka y’uburinganire n’ubwuzuzanye 
    Uburinganire ni imibanire n’imikoranire hagati y’abantu b’igitsina gore 
    n’igitsina gabo bo mu muryango runaka. Bitewe n’umuco n’amateka 
    usanga hari imirongo igenga imikorere, imibereho, imyambarire, 
    y’abagabo cyangwa abagore. 

    Nyamara kubera ko mu gihe cya kera abagabo ari bo bakunze kugira 
    ijambo, usanga ahenshi baragiye bagenera igitsina gore umwanya uri 
    hasi yabo, bakabafata nk’abanyantege nke, ndetse hamwe na hamwe 
    bagakandamizwa. Uko abantu bagenda bajijuka, ni ko babona ko 
    n’abagore cyangwa abakobwa bafite ubushobozi ari mu by’ubwenge 
    cyangwa mu bijyanye n’imirimo ikenera ingufu. 

    Mu Rwanda rwo hambere, abagore bari bafite inshingano zabo 
    bihariye n’abagabo na bo bakagira izabo bihariye hashingiwe ku ngufu 
    n’uburere bya buri wese. Abahungu bahabwaga uburere bujyanye 
    n’imirimo bari gukora bamaze kuba abagabo, ni ukuvuga kurwanirira 
    igihugu, no kuba umuhizi muri byose. Bigishwaga amateka y’imiryango 
    n’ibisekuruza byabo kugira ngo bamenye uko bazagera ikirenge mu 
    cy’abakurambere babo mu kuba intwari haba ku rugamba ndetse no 
    mu buzima busanzwe.

    Bahabwaga n’imyitozo ngororamubiri kugira ngo bazavemo ingabo 
    z’igihugu. Kubera ko izi zari inshingano z’abagabo, nta mukobwa wigaga 
    ibijyanye na byo. Imirimo nyakuri yari igenewe abahungu ni ukuragira 
    amatungo, gutashya inkwi no kuvoma rimwe na rimwe. Yashoboraga 
    kandi kujya guhiga no guhinga.

    Hari imirimo rero yarindwaga abana b’abahungu nko gukubura, 
    kumesa imyenda, guteka, gusya, koza imbehe n’ibindi kuko byafatwaga 
    nko kubatesha agaciro. Abakobwa bahabwaga uburere bushingiye 
    cyanecyane ku gukora imirimo ireba urugo no kuzavamo abagore 
    bashoboye kwita ku ngo zabo. Mu mirimo bitozaga bakiri bato harimo 
    iyo kuboha imitako itandukanye, guteka, kwita ku bana, gukora isuku 
    mu rugo, no kubaha abagabo babo.

    Umugore yabaga yitezweho kubyara abana benshi kugira ngo 
    umuryango utazacika, maze ibyo bigatuma ahora atwite, yaba 
    adatwite akaba yonsa kandi afite n’abandi bana benshi agomba kwitaho 
    bikamubuza kuba yakwitabira indi mirimo yamuteza imbere. 

    Nyamara ubu ibi byarahindutse. Abana bose barareshya kandi bagomba 
    guhabwa uburere bumwe nta vangura. Abahungu n’abakobwa bose 
    bagomba kwiga. Mu mashuri, amashami yose yoherezwamo abana 
    b’ibitsina byombi kandi abakobwa bagenda bagaragaza ubushobozi 
    kimwe n’abahungu. Biga amashami y’ubumenyi ndetse n’ay’imyuga 
    kandi bakayashobora. Mu kazi, bashobora gukora imirimo imwe, 

    bakinjira mu nzego z’ubuyobozi ndetse bakajya no mu ngabo z’igihugu. 
    Uburinganire n’ubwuzuzanye rero ni ngombwa kugira ngo abantu 
    bose batere imbere ntawuhejwe. Nimuharanire kubushyigikira no 
    kubwimakaza aho muri hose. 
    I. Inyunguramagambo
     1. Sobanura aya magambo ari mu mwandiko 
     a) Umuhizi b) Bagakandamizwa. c) Kujijuka.
     2. Koresha ijambo “ingabo” mu nteruro ebyiri zidahuje 
    inyito

     3. Erekana amagambo asobanura kimwe n’aya aciyeho 
    akarongo ari mu mwandiko:

     a) Abahungu bahabwaga ubumenyi bujyanye n’imirimo bazakora 

    bamaze kuba abagabo. 

    b) Kera abagore n’abagabo bagiraga inshingano zihariye 
    hashingiwe ku ngufu n’uburere byabo.
     4. Kora interuro iboneye ukurikiranya neza amagambo 
    yatanzwe

     a) Ni-na-Imana-yo-abatindi-ibogosha-irema.
     b) Bose-abantu-imbere-barareshya-y’amategeko.
     5. Simbuza aya magambo aciyeho akarongo imbusane 
    zayo
     a) Abagabo bakunze kugira ijambo.
     b) Yashoboraga kubika imyenda ye.
    II. Kumva umwandiko 
     1. Uyu mwandiko uribanda kuki?
     2. Ni iki cyatumaga abagore batitabira imirimo ibateza imbere?
     3. Kuri ubu abakobwa bitwara bate mu mashuri?
     4. Kuki uburinganire n’ubwuzuzanye ari ngombwa?
     5. Igitekerezo cyo kubyara abana benshi cyarahindutse. 
    Mugereranye igihe cya kera n’icy’ubu mu Rwanda.
     6. Andika imirimo ibiri ivugwa mu mwandiko abahungu 
    batakoraga. Mugire icyo muvuga ku mpamvu umwanditsi 
    atanga.
    III. Ikibonezamvugo
     Kosora imyandikire y’amagambo atsindagiye
     1. Impamvu afite ubuzima bwiza nuko anywa ibinyobwa bifite 
    ubuziranenge.
     2. Uko wabikoze nuko nabikoze birasa.
     3. Ubu bwatsi nubwo bwose ndabujyanira inka zange.
    IV. Ihimbamwandiko
     Garagaza imbata y’umwandiko “Amateka y’uburinganire 
    n’ubwuzuzanye”, werekana intangiriro, igihimba n’umwanzuro.
    V. Ibiganiro mpaka
     Jya impaka na bagenzi bawe kuri iyi nsanganyamatsiko: 
    Uburezi budaheza bushyigikira imyigire y’abakobwa kurusha 
    imyigire y’abahungu.

  • 5 Gukorera mu mucyo

    5.1. Kamuhanda na Katabirora

    good

    Habayeho umugabo wari umucuruzi akagenda urugo ku rundi agurisha 
    ibicuruzwa bye. Yari afite abana benshi bikamusaba gukora cyane ngo 
    ashakishe ibibatunga. Abantu bari baramwise Kamuhanda kubera ko 
    yahoraga agenda acuruza. Umunsi umwe, aza kugera mu mugi wari 
    utuyemo umugabo witwaga Katabirora bari barabaye inshuti bakiri 
    bato. Arahacumbika, biba amahire asanga nyiri urugo ari umucuruzi 
    nka we. Nuko barakorana batangira kunguka. Nyamara uwo mugabo 
    yari yarahindutse umunyamahugu mu bucuruzi bwe.

    Igihe kimwe, ubwo bari bageze munsi y’igiti baruhuka, babara 
    amafaranga bari bamaze kunguka, Kamuhanda abonye amaze kugira 
    amafaranga menshi mu mufuka, abwira uwo mugenzi we ati: “Mbikira 
    aya mafaranga.” Barayabara, Katabirora ayajyana mu rugo iwe 
    arayabika. Bakomeza gucuruza. Hashize iminsi, Kamuhanda ashaka 
    gutaha. Niko kubwira mugenzi we ati: “Undebere ya mafaranga yange, 
    ejo ndashaka gutaha.” Katabirora abyumvise atera hejuru ati: “Ugire 
    kuba warabaye mu nzu yange nkugaburira ku mafaranga yange, none 
    aho kunyishyura ngo ninguhe amafaranga utambikije?” Kamuhanda 
    abanza kugira ngo ni imikino. Ni ko kubaza Katabirora ati: “Ubwo 
    se koko urakomeje? Ntiwibuka amafaranga naguhaye ngo umbikire 
    twicaye munsi y’igiti kiri hirya hariya?” Umugabo ati: “Reka da! Ibyo 
    uvuga simbyumva. Wambikije amafaranga wowe?” 

    Kamuhanda abonye bimuyobeye, yitabaza abayobozi. Bateranya 
    abunzi babagezaho ikibazo cyabo. Bagerageje kubaza Katabirora 
    uko byagenze, arahakana aratsemba, yemeza ko Kamuhanda nta 
    mafaranga yamuhaye. Byababaje Kamuhanda cyane. Abunzi ni ko 
    kubaza Kamuhanda bati: “Ese uyamuha nta muntu n’umwe wari uhari 
    cyangwa ngo mube mwarakoranye inyandiko?” Kamuhanda ati: “Nta 
    muntu n’umwe wari uhari. Twari tuvuye gucuruza twicara munsi 
    y’igiti turuhuka. Nuko tubiganiraho nyamubitsa kugira ngo ntazayata 
    cyangwa bakayanyibira mu nzira. Nari mwizeye rwose nk’inshuti kuko 
    twabyirukanye dukundana.”

    Umwe mu bunzi wari usheshe akanguhe arabumva, nuko aramubwira ati: 
    “Ndumva amaherezo urubanza rwawe ruri bugutsinde. Dore ndabona 
    ufite terefone. Genda uge munsi y’icyo giti, uhicare. Nukiyoberwa uraba 
    utsinzwe. Numara kuhagera ukicara uduhamagare maze tukubaze 
    ibibazo. Ubwo mu byo uri bube utubwira turabonamo ukuri cyangwa 
    tuvumburemo ko utubeshya. Hari n’igihe icyo giti kiri bukubere 
    umugabo!” Kamuhanda arahagarara ariyumvira kuko yumvaga ibyo 
    uwo mwunzi avuze bidashoboka, ariko ku bwo kubaha aragenda.

    Amaze gutirimuka aho, wa musaza ukuriye inteko y’abunzi yitarura 
    inteko gato amuhamagara kuri terefoni maze aramubaza ati: “Ndizera 
    ko warangije kugera munsi y’igiti. Wahageze?” Kamuhanda ati: “Oya 
    sindahagera haracyari akanya kugira ngo ngereyo.” Wa musaza 
    aramubwira ati: “Cyo noneho ba uretse ngire icyo mbaza mugenzi 

    wawe.” Ahindukirira Katabirora aramubaza ati: “Ko avuga ngo yageze 

    munsi y’igiti, urumva ari byo?” Katabirora arahakana ati: “Reka da! 
    Sinababwiye ko uriya mugabo ari umubeshyi. Icyo giti kiri kure cyane 
    ntashobora kuba yakigezeho kano kanya.” “None se ko avuze ngo ni igiti 
    cy’umuvumu, kiri hano hafi, na byo ni ukubeshya?” Katabirora noneho 
    yiterera hejuru araseka cyane ati: “Mbega umubeshyi! Ndababwiza 
    ukuri rwose icyo giti ni igiti cya avoka kiri haruguru y’umuhanda.”

    Nuko wa musaza abwira Katabirora ati: “None se ubwo ntiwivuyemo? 
    Nta bandi bagabo dukeneye. Urarwiciriye. Ni gute wamenya icyo giti 
    aho giherereye n’icyo ari cyo? Wakimenye rero kubera ko ari cyo 
    mwari mwicaye munsi Kamuhanda aguha amafaranga.” Katabirora 
    n’uburyarya bwinshi acira amarenga wa musaza ngo barebe uko 
    baheza ayo mafaranga cyanecyane ko ntawabonye Kamuhanda 
    ayamuha, undi amubera ibamba. Ni ko kumucyaha n’umujinya mwinshi 
    agira ati: “Zana amafaranga y’umuvandimwe wawe ureke ubuhemu.” 
    Nuko ahamagara Kamuhanda ati: “Igarukire, urubanza rwarangiye.” 
    Nuko Katabirora ajya mu nzu iwe, avanayo agapfunyika k’amafaranga, 
    agahereza Kamuhanda.

    Kamuhanda ashimira abunzi, ariko cyanecyane ashimira uwo musaza 
    w’inararibonye, wamenye kugamburuza Katabirora akavuga ukuri 
    yashakaga guhisha. Nuko abwira abari aho ati: “Cyo nimushake icyo 
    dusangira maze niyunge n’uyu muvandiwe washatse kundiganya kuko 
    burya “Umuti w’ubutindi ni ukwanga guhemuka!”
    I. Inyunguramagambo
    a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu 
    mwandiko.

     1. Umunyamahugu                10. Kwivamo
     2. Katabirora,                            11. Kurwicira
     3. Urakomeje?                          12. Inararibonye
     4. Guhakana ugatsemba      13. Kugamburuza
     5. Gusesa akanguhe                14. Kuriganya
     6. Umugabo                                15. Ubutindi
     7. Kwiyumvira                            16. Kubera umuntu ibamba.
     8. Gutirimuka 
     9. Kwitarura

    b) Imyitozo y’inyunguramagambo
     a) Koresha aya magambo mu nteruro yawe bwite:
     1. Kuriganya                            6. Kugamburuza
     2. Kwivamo                              7. Ubutindi
     3. Umunyamahugu             8. Kwitarura
     4. Katabirora                           9. Gutirimuka
     5. Kurwicira                             10. Kwihaniza (umuntu).

     b) Muzi ko mu Kinyarwanda habaho indangagaciro na kirazira. 
    Indangagaciro ni zo twese duharanira kugira, tugaca ukubiri 
    na kirazira. Mumaze gusoma uyu mwandiko, mwuzuze 
    imbonerahamwe ikurikira mugaragaza uwo muzaba we n’uwo 
    mutazaba we muri aba bantu bakurikira: umutindi, imfura, 
    umutekamutwe, umwanzi wa ruswa, indyarya, indahemuka, 
    igisambo, incakura, umushukanyi, inyangamugayo, umwizerwa, 
    umunyakuri, umunyaburiganya, inyaryenge, inziragihemu, 

    Katabirora



    c) Tondeka aya magambo ku buryo ukora interuro zuzuye kandi 
    zifite icyo zisobanura. 
     1) guha-inyangamugayo-umuntu-wange-arebana-utari 
    -amakuru-n’umwirondoro-n’umutungo -Sinakwemerawange.
     2) hasi-abakozi-ubunyangamugayo-Iyo-imisoro buri-bo-kandi 
    -bafatanya-isanduku-kunyereza-ari-n’abacuruzi-ya-bamwe 
    -bakagombye-mu-kuyigeza-Leta.
    II. Ibibazo ku mwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yanyu bwite.
     1. Kamuhanda ni muntu ki? 

     2. Kamuhanda ni ryo ryari izina rye? Sobanura.

    c) Tondeka aya magambo ku buryo ukora interuro zuzuye kandi 
    zifite icyo zisobanura. 
     1) guha-inyangamugayo-umuntu-wange-arebana-utari 
    -amakuru-n’umwirondoro-n’umutungo -Sinakwemerawange.
     2) hasi-abakozi-ubunyangamugayo-Iyo-imisoro buri-bo-kandi 
    -bafatanya-isanduku-kunyereza-ari-n’abacuruzi-ya-bamwe 
    -bakagombye-mu-kuyigeza-Leta.
    II. Ibibazo ku mwandiko

    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yanyu bwite.

     1. Kamuhanda ni muntu ki? 

     2. Kamuhanda ni ryo ryari izina rye? Sobanura.

    3. Yisunze nde mu kazi ke? Yabitewe n’iki? 
     4. Kuki Kamuhanda yabikije mugenzi we amafaranga? 
     5. Garagaza ko ibyo Kamuhanda yakekaga kuri mugenzi we ntaho 
    byari bihuriye n’ukuri. 
     6. Kamuhanda yitwaye ate mugenzi we amaze guhakana 
    amafaranga yamubikije? 
     7. Abunzi bakoze iki bamaze gushyikirizwa ikirego cya Kamuhanda? 
     8. Kuki umwunzi mukuru yabwiye Kamuhanda ko igiti gishobora 
    kumubera umugabo?
     9. Katabirora yafashwe n’iki? 
     10. Garagaza ko umwunzi mukuru yari inararibonye koko. 
     11. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko? 
    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo bikurikira:

     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko
     2. Vuga ingingo z’ingenzi ziri mu mwandiko?
    IV. Kungurana ibitekerezo
    Mwungurane ibitekerezo ku kibazo gikurikira:
     Ni iki ugaya cyangwa ushima umwunzi mukuru, Kamuhanda na 
    Katabirora?

    V. Gukina bigana
    Musome iki kibazo mukine mwigana.

     Muhereye ku mwandiko mumaze gusoma, nimuhimbe agakino 
    mwigana abakinankuru bavugwamo mugamije gushyigikira 
    ubunyangamugayo bw’umwunzi mukuru no kurwanya ubuhemu 
    bwa Katabirora.

    Iyo bavuze ruswa jya wumva kwaka cyangwa kwakira impano, amaturo 
    n’indonke iyo ari yo yose kugira ngo ukore ibiri cyangwa ibitari mu 
    nshingano zawe. Ruswa kandi ni ugukoresha ububasha bwawe kugira 
    ngo utume undi afata ikemezo ku nyungu zawe, cyangwa iz’undi wifuza.

    Mu kwakira impano zituma akoresha nabi ububasha yahawe, umuryi wa 
    ruswa aba agamije kwikungahaza, gukiza abo mu muryango we cyangwa 
    inshuti ze yirengagije akarengane bikurura. Buri gihe utanga ruswa hari 
    uwo avutsa uburenganzira afite cyangwa yemererwa n’amategeko, 
    kimwe n’uko hari uwo arutisha abandi basangiye uburengazira.

    Twibaze ibyangirika igihe umuyobozi runaka, umuganga, umusifuzi 
    w’umupira, umukozi wo mu ruganda cyangwa undi muntu ufite ububasha 
    ubu n’ubu, yakora ikintu cyangwa akagira icyo yirengagiza gukora 
    agamije inyungu ze ku giti ke cyangwa iza mwene wabo, cyangwa kubera 
    ko yabonye impano, amafaranga, n’ibindi.

    Abayobozi bamunzwe na ruswa, barangwa no gukoresha ikenewabo, 

    ikimenyane, maze ugasanga umutungo w’igihugu wihariwe n’abantu 

    bamwe. Muri icyo gihe usanga abandi banyunyuzwa imitsi, bahakirwa 
    uburenganzira bwabo ku gihugu kuko baba barabwambuwe. Aha ni 
    ho usanga umunyeshuri w’umuhanga ari we utsindwa hagatsinda 
    utabikwiye, umucuruzi udatanze ruswa ntiyunguke, umuhinzi akabura 
    ubutaka bwo guhinga kandi hari abafite ibikingi bipfa ubusa, umuganga 
    ntavure abarwayi uko bikwiye kuko nta kantu yakiriye. Ruswa rero ni 
    mbi ku buryo bwose. Isumbanya abantu, ntibagire amahirwe angana, 
    ngo buri wese ashobore gukora no kwiteza imbere akurikije ubushobozi 
    bwe. Ruswa itera ubunebwe, igatuma abantu badakora bashishikaye 
    kuko abadakora babaho neza kurusha abakora. 
    Kubera gutinya ibihano, abayitanga n’abayakira bayivuga kwinshi 
    bajijisha. Usanga bayita bitugukwaha, inyoroshyo, gukanda amaguru, 
    kwica akanyota, ururimi rwa veterineri, umuti w’ikaramu, inzoga 
    y’abagabo, risansi y’imodoka ku muyobozi, agatike, umuhuza, kurya 
    akantu, ubutumwa n’andi. 

    Uburyo bwitabazwa na bwo ni bwinshi. Hari amafaranga, izindi ndonke 
    nk’inka, imirima, amazu... ishimishamubiri rijyana n’ubusambanyi, 
    ubucuti cyangwa ubufatanye bubi hagati y’abafite imyanya runaka, 
    bimwe bya mfasha iki nange nzagufasha kiriya ubutaha, igitinyiro, 
    iterabwoba, ikimenyane, guharabika n’ibindi.

    Ruswa yica indangagaciro zose aho ziva zikagera, ikaba isoko yo 
    kwiyandarika ku bakobwa. Ruswa ntitana n’amacakubiri kuko ikurura 
    inzangano hagati y’abantu kubera ko bamwe batoneshwa abandi 
    bakarenganywa. Ruswa yica ubutabera, ikamunga ukuri, igaha icyuho 
    akarengane n’amahugu. Ruswa ituma igihugu kidatera imbere, kuko 
    ibyiza by’igihugu bitagera ku bantu bose uko bikwiye, hakabaho 
    abigwizaho umutungo, mu gihe abandi bicira isazi mu jisho. 

    Utanga ruswa kimwe n’uyakira bose baba bafite icyaha. Uyitanga aba 
    agamije kubona ibintu bidaciye mu mucyo, ndetse bitamukwiriye. Uyakira 
    na we aba atesheje agaciro akazi ke, kuko aba aciye ukubiri n’inshingano 
    ze. Bombi nta soni bagira kuko bayifata nk’umuco bakaba barangwa 
    no kubura ubunyangamugayo, kubura uburere, gushaka gukira vuba, 
    kudakorera mu mucyo kuko ntawuyitanga cyangwa ngo ayakire ku 
    mugaragaro. Muri make nta kiza cya ruswa.

    Ruswa igira ibibi byinshi k’uyitanga n’uyihabwa. Ese kuyica birashoboka? 

    Nta gishoboka nka byo! Ku bushobozi bwanyu, nimuharanire 
    kuyirwanya mutunga agatoki aho igaragaye. 

    Kuyica nta kundi ni ukurenga ubujiji dusobanukirwa n’ububi bwayo. 
    Abayobozi mu nzego zose n’abaturage muri rusange bashingiye 
    ku ndangagaciro y’ubunyangamugayo batinyuke bange kwaka 
    ruswa no kuyitanga. Abayihabwa bange kuyakira, abaturage 
    bakangurirwe kuyimenya, kuyirinda, kuyirwanya no kuyitangaho 
    amakuru. Amabwiriza agaragaza uko serivisi zitangwa mu nzego zose 
    za Leta ashyirwe ahagaragara kandi asobanure neza ibisabwa n’igihe 
    ubyujuje ahabwa serivisi yifuza. 

    Ingufu nizishyirwe mu kwigisha abaturage kumenya guharanira 
    uburenganzira bwabo, mu kwamagana ruswa, gutunga agatoki aho 
    igaragaye, kongera ubufatanye hagati y’inzego zigenzura n’izirwanya 
    ruswa no guhana by’intangarugero abo igaragayeho. Abaturage twese 
    n’abayobozi duhagurukire rimwe nk’abitsamuye tuyirwanye kandi 
    tuzayitsinda.
    I. Inyunguramagambo

    a) Tahura mu mwandiko amagambo asubiza ibibazo 
    bikurikira

     1. Bampimba utuzina tujijisha ngo noroshya ibibazo kandi iyo bagiye 
    kumfata no kuntanga barihisha. Abanyakuri banyamaganira 
    kure kubera ko munga ubukungu bw’igihugu. Ubwo ndi nde? 
     2. Nta cyo nakumarira utampereje. Uwo mugayo uhabwa nde?
     3. Utari uwange cyangwa uwo ntazi simureba n’irihumye. Iyo 
    nenge indanga ni iyihe?
     4. Aho nageze abantu ntibongera kuvuga rumwe kuko 
    mbasumbanya bamwe mbarutisha abandi. Ni iki munenga?
     5. Mpora ntegereje ko bagira icyo bampa kugira ngo mbakemurire 
    ibibazo. Ubwo mba nkurikiranye iki munenga? 
     6. Abanyishinze bahora bampereza kuko nsa n’ikirondwe ntajya 
    mpaga. Ubwo abo bantu mbakorera iki kigayitse? 

    7. Iby’abandi mbitwara ku mayeri kandi nkabiheza. Wanyamagana 
    unshinja iki?
     8. Aho mba aha nirinda guhemuka nkarya ibyo naruhiye. Ubwo 
    ndangwa n’iki?
     9. Nca mu ziko sinshye. Ubwo ndi iki?
     10. Nta cyo mpisha ibyange byose mbikorera ahabona. Aho nkorera 
    ni he?
    b) Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite 
    ukurikije uko yakoreshejwe mu nteruro.
     1. Indonke                                            7. Ishimishamubiri 
     2. Ruswa                                                8. Amacakubiri
     3. Kuvutsa                                             9. Amahugu 
     4. Ikenewabo                                      10. Icyuho
     5. Impano                                             11. Bombi
     6. Kunyunyuza imitsi                       12. Indangagaciro

    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yanyu bwite

     1. Sobanura mu magambo yawe uko wumva ruswa? 
     2. Ni iki gituma abantu barya ruswa? 
     3. Ni gute ruswa ishyigikira akarengane?
     4. Hangirika iki iyo igihugu cyamunzwe na ruswa?
     5. Ububi bwa ruswa bugaragarira he?
     6. Abatanga ruswa babiterwa n’iki? 
     7. Garagaza ko abatanga cyangwa abakira ruswa baba bazi ko 
    ari bibi.
     8. Erekana ko kurwanya ruswa mu Rwanda bishoboka.
     9. Sobanura uburyo kwirinda gutanga ruswa byatuma tugira 
    umuco wo kuzigama.

    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo bikurikira:
     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa muri uyu mwandiko?
     2. Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
    IV. Kungurana ibitekerezo ku byavuzwe mu mwandiko
    Mwungurane ibitekerezo ku kibazo gikurikira:

     Ni uwuhe muganda mwatanga mu rugamba rwo guhashya ruswa?

    5.3. Gukorera ku mihigo bituma wiha gahunda


    Ubu gahunda iriho ni ugukorera ku mihigo kuko bifasha buri muntu 
    gukorera ku ntego. Bimufasha kandi kwisuzuma akareba ko ibyo yahize 

    abishyira mu bikorwa. Ni muri urwo rwego hashyizweho imihigo y’ingo 

    aho zihigira ibikorwa zizageraho mu gihe runaka. Buri rugo rusabwa 
    kugira ikaye y’imihigo, rugaragarizamo ibyo bikorwa, rukabigaragariza 
    umukuru w’umudugudu rubarizwamo, na we akabyemeza abishyiraho 
    umukono.

    Munyengabe Reveriyani ni umuhinzi mworozi ntangarugero w’imyaka 
    62. Iyi gahunda yo gukorera ku mihigo yayumvise vuba kandi ayishyira 
    mu bikorwa. Yemeza ko iyi gahunda y’imihigo y’ingo imaze guhindura 
    byinshi mu rugo rwe, kuko ibyo ahize gukora agerageza uko ashoboye 
    kose kugira ngo abigereho. Yageze kuri byinshi atari kuzageraho ku 
    buryo bworoshye. Asanga iyo umuturage ahize umuhigo akawuhigura 
    bimuha imbaraga ubutaha akazakora ibyisumbuyeho.

    Ku bwe, gahunda nziza nk’iyi ifasha mu iterambere ku buryo bugaragara 
    kuko ituma umuturage yikorera isuzumabikorwa hakiri kare, ibyo 
    atari yageraho akabasha gufata ingamba zo kubigeraho. Ni mu gihe 
    kandi aba yamenye imbogamizi yagize n’ubufasha azakenera bibaye 
    ngombwa. Yifuje ko muri buri mudugudu iyi gahunda y’imihigo y’ingo 
    yakurikiranwa neza hashyirwaho itsinda rishinzwe kugenzura uko ya 
    mihigo igenda ishyirwa mu bikorwa. Byatuma hatabaho kwirara ngo 
    umuturage yirengagize ibyo yahize.

    Gukorera ku mihigo byatumye arushaho kwiteza imbere mu buryo 
    bufatika. Afite ubuhinzi bukomatanyije n’ubworozi ndetse n’ubukorikori 
    butandukanye. Yoroye inka za kijyambere, yahinze urutoki, yahinze 
    ibijumba, ahinga imyumbati, ahinga n’imiteja, iyo yeze iba ifite uburebure 
    n’ubwiza bihebuje. Iyi miteja ngo imaze kumugeza kuri byinshi kuko 
    anafite isoko ryayo i Kigali. Mu mihigo ye, yahize ni ukuva kuri hegitari 
    imwe y’ubuhinzi bw’imyumbati akagera kuri imwe n’igice, akavugurura 
    ubuhinzi bwe bw’ibijumba, akajya no mu bwisungane mu kwivuza ndetse 
    agakorana na banki.

    Mbere yo gukorera ku mihigo umuryango we wabaga mu nzu 
    y’amabati arindwi. Aho batangiriye guhiga, babashije kuyivugurura, 
    barayongera, bayishyiramo amashanyarazi n’amazi. Barahingaga 
    bakeza utudobo dutatu tw’ibishyimbo ariko aho batangiriye gukorera 
    ku mihigo, umusaruro wabo wavuye ku tudobo dutatu uba imifuka itatu 
    138
    y’ibishyimbo. Imihigo yabafashije gukora kare kandi bagakorera ku 
    gihe. Nta gikorwa na kimwe umuturage ashobora kumva ko atageraho 
    kandi hari ubuyobozi bumwegereye kandi bwiteguye kumufasha.

    Iyo ugeze mu rugo rwe usanga ari ahantu hafite isuku kandi bigaraga 
    ko ari urugo rwifashije. N’ikimenyimenyi bamaze kwiyubakira biyogazi 
    ikora neza. Umufasha w’uyu mugabo, avuga ko kuva bakubaka biyogazi 
    ibicanwa bakoreshaga mbere byagabanutse cyane. Biyogazi inabafasha 
    mu kwita ku bidukikije no kubungabunga ubuzima muri rusange. 
    Akomeza agira ati: «Ibi byose mubona tubikesha gukorera ku mihigo 
    no gukorera ku ntego. Icyo twiyemeje kuzakora mu mwaka runaka 
    turacyandika hanyuma tugahora dukurikirana ko tukigeraho. Iyi kayi 
    y’imihigo idufasha gusuzuma aho tugeze cya gikorwa tukandikamo.
    Gukorera ku mihigo bitanga imbaraga n’ishyaka mu bikorwa uba 
    wateganije gukora.» 

    Abayobozi ku rwego rw’Akarere baramugendereye muri gahunda yo 
    kureba iterambere abaturage bamaze kugeraho no kubagira inama 
    kugira ngo barusheho kunoza ibyo bakora. Batangajwe n’ibikorwa 
    bahasanze maze basaba abaturage kumufataho urugero kugira ngo 

    na bo batere intambwe ifatika mu mibereho yabo. 

    I. Inyunguramagambo
    a) Nimushake muri uyu mwandiko amagambo afite 
    igisobanuro gikurikira:

     1. Ikintu wiyemeza kuzageraho mu gihe runaka.
     2. Icyo ugamije kugeraho.
     3. Kwiyemeza icyo uzaba ugezeho mu gihe runaka.
     4. Gushyira mu bikorwa icyo wari warahize.
     5. Kurenga urugero rwari ruteganyijwe.
     6. Igenzura rigamije kureba aho ugeze ushyira mu bikorwa ibyo 
    wiyemeje.
    7. Kwemeza ibigomba gukorwa kugira ngo ugere ku cyo wiyemeje.
     8. Ikintu cyose gituma utagera ku cyo wiyemeje, ibibazo ugira mu 

    gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje.

    9. Kurangara ntukore uko bikwiye.
     10. Gukorera ibintu icyarimwe.
     11. Urugo rukize, rutagize icyo rubuze. 
     12. Inkwi zo gucana.
     13. Ingufu z’umwuka zibyarwa n’udukoko bita bagiteri zicagagura 
    ibikomoka ku bimera, ku mwanda w’amatungo cyangwa 
    ku musarane w’abantu bifungiranye mu cyobo kidashobora 
    kwinjiramo umwuka wo hanze. 
    b) Koresha mu nteruro zawe bwite amagambo akurikira:
     1. Imihigo 5. Gufata ingamba 
     2. Intego 6. Kwirara
     3. Guhigura 7. Imbogamizi 
     4. Kwisumbura 8. Gukomatanya
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yanyu bwite

     1. Gukorera ku mihigo bimaze iki?
     2. Gahunda yo gukorera ku mihigo iteye ite?
     3. Umuryango wa Munyengabe wahize kuzagera ku bihe bikorwa?
     4. Uyu muryango wahiguye ute imihigo wahize?
     5. Hakorwa iki kugira ngo iyi gahunda irusheho kugenda neza?
     6. Umuryango wa Munyengabe wagize ruhare ki mu kubungabunga 
    ibidukikije?
     7. Uwiyemeje gukorera ku mihigo asabwa iki kugira ngo abashe 
    guhigura neza imihigo ye?
     8. Akarere kagaragaje gate ko gashyigikiye gahunda y’imihigo 

    y’ingo?

    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo bikurikira:

     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa muri uyu mwandiko? 
     2. Garagaza ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
    IV. Gutegura imihigo y’ishuri.
    Umwitozo:

     Nimutegure ingingo mwumva mwahigira kugeraho muri uyu mwaka 

    hano mu ishuri ryanyu.

    5.4. Dutange amakuru ku byo dukora


    Kera gutanga amakuru ku byo umuntu akora byari ubushake. 

    Abanyamakuru binubiraga kudahabwa amakuru na bamwe mu bari 

    bashinzwe kuyatanga cyanecyane mu nzego za Leta. Ariko ubu 
    byarahindutse gutanga amakuru byamaze kuba itegeko. 
    Abayobozi mu nzego zigenga n’iza Leta basabwa gutanga amakuru 
    n’iryo tegeko ryamaze gushyirwaho umukono no gutangazwa mu 
    igazeti ya Leta. Ibi bizafasha abanyamakuru kubonera amakuru bashaka 
    ku gihe ndetse n’Abanyarwanda bayahabwe ku gihe. Uzaramuka yanze 
    gutanga amakuru ku byo akora azabihanirwa n’itegeko, natabikora 
    neza na bwo abibazwe n’amategeko. Abayobozi mu nzego za Leta 
    n’izigenga rero bafite inshingano zo gushyiraho umukozi uhoraho 
    ushinzwe gutanga amakuru, yaba adahari akagira umusimbura.

    Abanyamakuru mu Rwanda bavunikaga bashaka amakuru ndetse 
    hamwe ntibayabone. Hari n’aho umuyobozi ushinzwe gutanga amakuru 
    yangaga kwitaba terefoni cyangwa se agasubiza umunyamakuru ko 
    afite ibimuhugije ku buryo adafite umwanya wo kuvugana na we. 
    Itegeko rirasobanutse kuko riteganya uburyo amakuru yakwa. Amakuru 
    asabwa n’umuntu ku giti ke cyangwa itsinda ry’abantu mu rurimi urwo 
    ari rwo rwose mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika 
    y’u Rwanda. Hakoreshwa imvugo, inyandiko, terefoni, ikoranabuhanga 
    cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho bitabangamiye ibiteganywa n’iri 
    tegeko. Usaba amakuru ni we ugaragaza uburyo yifuza kuyahabwamo. 
    Iyo uburyo usaba amakuru yifuza kuyahabwamo burenze ubushobozi 
    bw’urwego rusabwa kuyatanga, yishyura ikiguzi kijyanye n’uburyo 
    ayifuzamo.

    Ahanini kwimana amakuru byaterwaga n’impungenge abatanga 
    amakuru bagiraga, kubera kutizera abanyamakuru bayahaye, no gutinya 
    ko amakuru batanze ashobora kubagiraho ingaruka. Izi mpungenge 
    itegeko ryarazikemuye kuko rigaragaza amakuru yemewe gutangwa. 
    Akaba ari yo mpamvu abanyamakuru bagomba gukora kinyamwuga 
    bakagarurira ikizere abatanga amakuru, bakunze kuyimana bitwaza 
    ko abanyamakuru babavugira ibyo batavuze. Abayobozi na bo bajya 
    batanga amakuru ku gihe batagoranye kugira ngo imikoranire y’inzego 
    igende neza kandi n’abagenerwabikorwa ari bo baturage babashe 
    kugira uburenganzira kuri ayo makuru.

    Iri tegeko ntirifasha abanyamakuru mu kazi kabo gusa, ahubwo rifasha 

    n’Abanyarwanda muri rusange. Uburenganzira bwo kubona amakuru 
    ni inyungu z’Abanyarwanda bose kuko riha n’abatari abanyamakuru 
    kubaza inzego za Leta cyangwa izigenga amakuru bashaka. 

    Gushyiraho itegeko ni ikintu kimwe, ariko kurishyira mu bikorwa 
    bikaba ikindi. Inzego zose bireba zirasabwa gukora ibishoboka byose 
    rikubahirizwa. Birasaba kandi nanone abanyamakuru n’Abanyarwanda 

    muri rusange gukomeza guharanira uburenganzira bwabo.

    I. Inyunguramagambo

    a) Huza ijambo n’igisobanuro cyaryo ukoresheje akambi.

    b) Koresha mu nteruro yawe bwite amagambo akurikira; 
     kwinuba, guhatira, kubazwa (ibyo utakoze), inshingano, guhuga, 
    kubangamira, ingaruka, gukemura.

    c) Uzuza interuro zikurikira ukoresheje amagambo ari 
    mu dukubo.

     (igaruka, gusimbura, gusimbuza, yinubira, yinukira, kubangamira, 
    kubagarira, ingaruka)

     a) Uyu mwana ...................... buri gihe ibyo bamutumye.

    b) Umuntu udaheruka gukaraba yumva ......................
     c) Reka ...................... bagenzi bawe batazagucikaho.
     d) Dusabwa ...................... yose kuko tutazi irizera n’irizarumba.
     e) Uzirengere ...................... zizava mu kudatangira amakuru ku 
    gihe!
     f) Uze ...................... biriya biti byaboze ibikiri bizima.

     g) ...................... uyu mukinnyi biramvuna kuko naniwe cyane.

    II. Ibibazo byo kumva umwandiko

    Nimusubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu magambo 
    yanyu bwite
     1. Ni iki cyatumaga abantu batitabira gutanga amakuru ku byo 
    bakora? 
     2. Ni iki noneho gishobora kubaha ikizere bagatanga amakuru nta 
    cyo bishisha?
     3. Abatanga amakuru n’abanyamakuru barasabwa iki muri iki 
    gihe?
     4. Uwakwaka amakuru, ufite ubuhe bushobozi bwo kuyamuha? 
     5. Umunyamakuru akwatse amakuru mu buryo udafitiye ubushobozi 
    wabyifatamo ute? 
     6. Ko utari umunyamakuru itegeko rigena uburyo amakuru 
    atangwa rikumariye iki? 
    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo:

     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko? 
     2. Vuga ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
    IV. Gutegura amakuru no kuyatangaza.

     Nimutegure amakuru ku byabaye ku ishuri ryanyu muri iki cyumweru, 
    ayo mutazi mubaze abayobozi n’abarimu niba hari inama zabaye, 

    maze muyatangarize abandi banyeshuri. 

    5.5. Umwirondoro w’umuntu
    Urugero rw’ umwirondoro wa Bizimana

    1. Ibiranga umuntu:
     – Amazina: BIZIMANA Kamegeri
     – Amazina ya data: KAMEGERI Silasi
     – Amazina ya mama: KANKUNDIYE Ana
     – Itariki y´amavuko: 12 Mata 1990
     – Aho navukiye: Umurenge wa Kigarama
     : Akarere ka Kicukiro
     – Aho ntuye: Umurenge wa Kanombe
     : Akarere ka Kicukiro
     – Irangamimerere: Ingaragu
     – Ubwenegihugu: Umunyarwanda
     – Aho mbarizwa:
    Kanombe 
    Agasanduku k’iposita: 1209 Kigali
    Terefoni: 0784455762

    2. Amashuri nize
    – Amashuri yisumbuye: 2002-2008 ku kigo cy’Urwunge 
    rw’Amashuri yisumbuye rw’i Mukura.
    – Amashuri abanza: 1996-2002 ku kigo cya Remera.
    3. Impamyabumenyi
     Impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye A2 mu ndimi.
    4. Imirimo nakoze n’uburambe mu kazi:
     2009-2014: Umukozi wigenga uhindura inyandiko mu ndimi (Igifaransa, 
    Ikinyarwanda n’Icyongereza).
     2014- 2016: Umukozi mu icapiro ryigenga rya Kigali ku Kimihurura 
    ushinzwe gukosora imyandikire y’indimi.
    5. Indimi nkoresha:
     Ikinyarwanda: Nkizi neza cyane
     Igifaransa: Nkizi neza 
     Icyongereza: Nkizi neza cyane

    6. Ubundi bumenyi:

    Ndi umukinnyi w’umupira, w’ amaguru.
     Mfite impamyabushobozi mu butabazi bw’ibanze mu gihe k’impanuka.
    Ndi umukangurambaga mu butabazi bw’ibanze mu gihe habaye 
    impanuka.
    Ndemeza ko ibyo mvuze haruguru ari ukuri.
    Kanombe, ku wa 28 Mutarama 2016.
    BIZIMANA Kamegeri 
    I. Inyunguramagambo
    a) Sobanura aya magambo yakoreshejwe mu mwirondoro:
     1. Ingaragu
     2. Impamyabumenyi
     3. Impamyabushobozi
    b) Umwitozo w’inyunguramagambo:
     Koresha aya magambo mu nteruro wihimbiye:

     1. Ingaragu
     2. Impamyabumenyi
     3. Impamyabushobozi
    II. Ibibazo ku mwirondoro
    Musubize ibibazo bikurikira muhereye ku rugero 
    rw’umwirondoro wa Bizimana:
    1. Umwirondoro ni iki? Umaze iki? 
     2. Umwirondoro ukorwa na nde?
     3. Kuki abakoresha bakenera umwirondoro w’ushaka akazi?
     4. Umwirondoro ukorwa ute?
     5. Ni ibiki uwirondora agomba kwirinda?

     6. Ni ibihe bice by’ingenzi bigize umwirondoro?

    5.6. Umwirondoro
    1. Inshoza y’umwirondoro
    Umuntu wese ushaka akazi asabwa kuzuza umwirondo uherekeza ibaruwa 
    isaba akazi cyangwa ugatangwa wonyine, kugira ngo umukoresha amenye 
    ibyerekeranye n’uwo agiye guha akazi. Umwirondoro rero ugaragaza 
    amazina y’umuntu, aho akomoka, ikigero arimo, amashuri yize n’imirimo 
    yakoze ndetse n’ibindi ashoboye mu buzima. Iyo umukoresha asomye 
    umwirondoro w’usaba akazi, ahita abonamo uburyo yagiye yitwara 
    mu mirimo itandukanye, cyangwa aho yize kuko ashobora no kubanza 
    kubaza ababanye na we ku ishuri no mu kazi kugira ngo amenye uko 
    yitwara.

    Utegura umwirondoro rero agomba kuvugisha ukuri, ntatange amakuru 
    atari yo kuko byamukururira kwimwa akazi cyangwa akakirukanwaho 
    n’iyo yaba yararangije kukabona.

    Umwirondoro ahanini ukoreshwa mu mabaruwa y’ubuyobozi iyo 
    uwandika yawusabwe cyangwa ashaka kwerekana ko uhuje n’umuntu 
    bifuza guha akazi. Ni yo mpamvu umwirondoro urangizwa n’interuro 

    yemeza ko ibikubiyemo ari ukuri.

    2. Uko umwirondoro ukorwa
    Umwirondoro ukorwa umuntu agaragaza ibice by’ingenzi bitanu ari byo :
    a) Ibiranga umuntu
     Hagaragariramo amazina y’uwirondora, amazina ya se n’aya nyina, 
    itariki, ukwezi n’umwaka yavutseho, aho atuye n’aho abarizwa igihe 
    hatandukanye, irangamimerere ye (niba yubatse cyangwa akiri 
    ingaragu), ubwenegihugu bwe n’aho abarizwa.
    b) Amashuri yize n’impamyabumenyi afite
     Muri iki gice, uwirondora agaragaza amashuri yize, aho yayize n’igihe, 
    imyaka yize, amashami yakurikiye n’impamyabumenyi yahavanye.
    c) Imirimo yakoze n’uburambe mu kazi
     Uwirondora agaragaza imirimo yagiye akora, igihe yayikoreye, 

    aho yakoraga n’ibyo yakoraga. Asoreza ku murimo aba afite igihe 
    yandika umwirondoro we (iyo afite akazi). 
    d) Indimi akoresha
     Uwirondora agaragaza indimi avuga cyangwa akoresha n’igipimo 
    azikoresherezaho. Ni ukuvuga uko azi ururimi uru n’uru niba aruzi 
    neza cyane, neza cyangwa aruzi buhoro.
    e) Ubundi bumenyi afite
     Muri iki gice cya nyuma, uwirondora agaragaza ubundi bumenyi 
    cyangwa ubushobozi afite butajyanye n’amashuri yize. Ni nk’ibindi 
    ashoboye gukora cyangwa afitemo impano, amahugurwa yakoze 
    n’impamyabushobozi yahawe n’ibindi.
    Umwitozo:
    Ufatiye urugero ku mwirondoro wa Bizimana Kamegeri, uzuza uru 

    rupapuro nk’aho rwakabaye urw’umwirondoro wawe

    Umwirondoro wange
    Amazina: .........................................................................................
    Amazina ya data: ..........................................................................
    Amazina ya mama: ......................................................................
    Igihe navukiye: ................................................................................
    Aho navukiye:
    Umudugudu wa...................................... Akagari ka ...........................................
    Umurenge wa ............................Akarere ka ............................ Intara ya ...........................
    Aho ntuye: 
    Umudugudu wa ............................ Akagari ka ............................
    Umurenge wa ............................ Akarere ka ............................ Intara ya ............................
    Irangamimerere: ......................................................................
    Ubwenegihugu: ......................................................................
    Amashuri nize: 
    Kuva mu ............................ Kugeza ............................:
    Kuva ............................ Kugeza ............................:
    Kuva ............................ Kugeza ............................:
    Imirimo nakoze
    Kuva ............................ Kugeza ............................: 
    Indimi nkoresha: Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili...
    Ubundi bumenyi:...................................................................
    Ndemeza ko ibyo maze kuvuga ari ukuri.
    Bikorewe i ............................ ku wa ............................
                                               ............................
                                               ...........................

                                             5.7. Ibaruwa isaba akazi



    I. Inyunguramagambo: 
    a) Sobanura aya magambo: 
     1. Ubudakemwa 2. Umugereka
    b) Koresha aya magambo mu nteruro zigaragaza ko 
    uyumva:
     1. Ubudakemwa 2. Umugereka
    II. Ibibazo byo kumva ibaruwa
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku ibaruwa mu magambo 
    yanyu bwite.

     1. Ni nde wanditse iyi baruwa? 4. Atangira ate?
     2. Yandikiye nde? 5. Arangiza ibaruwa ye ate?
     3. Ni iyihe mpamvu yanditse? 
    III. Gusesengura ibaruwa
    Musubize ibi bibazo bikurikira:

     1. Vuga ibice by’ingenzi bigize ibaruwa yanditswe na Bizimana.
     2. Ni ibiki Bizimana yitayeho mu ibaruwa ye?
     3. Uhereye ku bice bigize ibaruwa iri ahabanza n’ibisobanuro 
    bikurikira, andukura imbata igomba gukurikizwa mu kwandika 
    ibaruwa. 
     4. Iyi baruwa ni bwoko ki?
    5.8. Ibaruwa y’ubuyobozi
    a) Inshoza y’ibaruwa y’ubuyobozi
    Ibaruwa y’ubuyobozi ni urwandiko wandikira umuyobozi runaka ufite 

    icyo umusaba cyangwa umugezaho. Urwo rwandiko ruba rugufi kuko

    ruvuga iby’ingenzi wifuza nta kurondogora. Urwo rwandiko rugira 
    impamvu, iyo mpamvu ni yo uwandika yibandaho ntage ku ruhande. Niba 
    hari ibisobanuro byiyongera kuri iyo mpamvu cyangwa hari inyandiko 
    zigomba kuyiherekeza, bivugwa mu rwandiko ariko bikayiherekeza 
    nk’umugereka. Mu ibaruwa uvuga ko ubigeretseho. 
    Ibaruwa y’ubuyobozi igira ibice biyigize n’imiterere yihariye. Aho 
    bitandukanira n’ibaruwa isanzwe, ya gicuti ni uko ibaruwa y’ubuyobozi 
    iba ngufi kandi ikavuga iby’ingenzi ntirondogore cyangwa ngo itange 
    ibisobanuro bidakenewe. Uyandikirwa ntaba afite igihe cyo guta mu 
    bidafite akamaro.
    b) Ibice bigize ibaruwa y’ubuyobozi
    Ibaruwa y’ubuyobozi ifite ibice bikurikira bigaragaza:
    1. Uwandika n’aho abarizwa: Iki gice cyandikwa hejuru mu nguni 
    y’ibumoso bw’urupapuro. Muri make ibi umuntu yabyita “Uwandika 
    n’aho abarizwa”. Icyo gice ni iki gikurikira:

    BIZIMANA Kamegeri
    Akagari ka Karugira
    Umurenge wa Gikondo
    Akarere ka Kicukiro
    2. Aho ibaruwa yandikiwe n’itariki yandikiweho: Ibyo bijya hejuru 
    mu nguni, iburyo bw’urupapuro. Icyo gice ni iki:

    Gikondo, ku wa 20/6/2016
    3. Uwandikiwe n’aho abarizwa: Iki gice kijya munsi y’umwirondoro 
    w’uwandika kigatangirira mu rupapuro rwagati. Icyo gice ni iki:
    Bwana Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya GikondoKicukiro.
    4. Impamvu yatumye ibaruwa yandikwa: Ijya munsi y’umwirondoro 
    w’uwandikiwe, ikigaragaza igitumye wandika. Kigatangirira ku 
    ntangiriro y’urupapuro. Icyo gice ni iki:
    Impamvu: Gusaba akazi k’ubuzamu

    5. Amagambo ahamagara uwandikiwe: Icyo gice cyandikwa munsi 
    y’umwirondoro w’uwandikiwe, kigaherwa buri gihe n’akitso. Ni iki 
    gikurikira:
    Bwana Muyobozi,
    6. Intangiriro: Ni igika kirimo impamvu yatumye wandika. Icyo gice 
    ni iki:
    Nshimishijwe no kubandikira iyi baruwa mbasaba akazi k’ubuzamu 
    bwo ku manywa.
    7. Igihimba: Ni igika kimwe cyangwa byinshi bisobanura uko uwandika 
    yamenye ko umwanya uhari n’ubushobozi afite bwo gukora ako kazi. 
    Ni ibika bikurikira:
     Maze kumva itangazo mwacishije kuri radiyo zitandukanye ku 
    wa Mbere tariki ya 18/6/2016 musaba abashaka akazi k’ubuzamu 
    bw’amanywa, niyemeje kubandikira mbasaba ako kazi kuko 
    ngashoboye. 
     Mu by’ukuri ndi umusore wahuguwe mu byo gucunga umutekano 
    w’ibigo mu gihe cy’amezi atandatu kandi ndi inyangamugayo nk’uko 
    byemezwa n’ikemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire 
    nahawe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gikondo ntuyemo. Icyo 
    kemezo kiri ku mugereka w’uru rwandiko kimwe n’umwirondoro 
    wange.
    8. Umusozo: Ni igika gisoza giheruka ibindi bika kirimo ikizere 
    cy’uwandika cyo kubona igisubizo gishimishije. Icyo gika ni iki:
    Mu gihe ngitegereje igisubizo cyanyu kiza, mbashimiye umutima 
    mwiza muzakirana ikifuzo cyange.
    9. Amazina y’uwandika n’umukono we: Bijya munsi y’ibaruwa 
    ahahera iburyo bw’urupapuro bigahera rwagati. Icyo gice ni iki 
    gikurikira:

    BIZIMANA Kamegeri

    c) Ibyo uwandika ibaruwa y’ubuyobozi yitaho
    Uwandika ibaruwa y’ubuyobozi, yitwararika gusiga umwanya ibumoso 
    n’iburyo bw’urupapuro kugira ngo uwakira ubutumwa abone aho afata 
    abusoma atabuhishe n’intoki bubera kubufatamo. Ibaruwa yanditse neza 
    ibamo ibika ku buryo buri gitekerezo kiharira igika cyacyo. 
    Buri gika gitangira umurongo. Hagati y’igika n’ikindi hasigara umwanya 
    munini. Ibaruwa yanditse neza iba ifite utwatuzo kandi tugomba 
    gukoreshwa neza mu nteruro: akitso kagatandukanya ibice bibiri 
    by’interuro, akabago kagatandukanya interuro ebyiri. Utwo ni two 
    twatuzo dukoreshwa mu ibaruwa y’ubutegetsi. Byaba byiza hakoreshejwe 
    interuro ngufi kuko zituma igitekerezo cyumvikana neza kurushaho. 
    d) Imbata y’ibaruwa y’ubuyobozi
    Imbata y’ibaruwa y’ubuyobozi iteye ku buryo bukurikira:

    Uwandika n’aho abarizwa                                                                                Aho yandikira n’itariki
                                                                                                                                         Urwego rw’ubuyobozi 
                                                                                                                                          rw’uwandikirwa n’aho 
                                                                                                                                           abarizwa
    Impamvu: ................................................
                                                                                                                                           Amagambo ahamagara 
                                                                                                                                           umuyobozi wandikirwa
                                                                                                                                            Igika k’intangiriro ................
    ....................................................................................................................................
    ....................................................................................................................................
                                                                                                                                         Igika gitangira igihimba .....
    ....................................................................................................................................
    ....................................................................................................................................
    ....................................................................................................................................
                                                                                                                                           Igika cy’umusozo .................
    .....................................................................................................................................
    .....................................................................................................................................
                                                                                                                                           Amazina y’uwanditse 
                                                                                                                                            ibaruwa 
                                                                                                                                            Umukono we

    Umwitozo
    Andika amabaruwa akurikira: 
     1. Andikira umuyobozi w’ikigo wizeho umusaba kuguha 
    indangamanota z’imyaka ibiri ibanziriza uwa nyuma 
    wahize, kuko ukeneye kuzigereka ku rwandiko rusaba ishuri 
    ryisumbuye. 
     2. Andikira umukuru w’ishuri muturanye umusaba akazi ko 
    gukoramo isuku mu biruhuko.
    5.9. Amatangazo

    Itangazo rya mbere

    Umuryango wa Nyakwigendera Makwandi Diyonizi utuye mu Kagari 
    ka Gatwaro, Umurenge wa Gitesi Akarere ka Karongi, ubabajwe no 
    kumenyesha inshuti n’abavandimwe cyanecyane Kamana Siriro uri muri 
    Uganda, umuryango wa Munyemana Silasi uri mu Miyove, Akarere ka 
    Gicumbi, uwa Rusagara Rayimondi uri i Rubavu n’umwana we Rwakayiru 
    Serisi uri mu Bubiligi, ko umusaza Makwandi Diyonizi yitabye Imana 
    kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi 2016 isaa mbiri z’igitondo azize 
    impanuka. Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe basabwe gutabara. Itariki 
    n’aho umurambo uzashyingurwa barabimenyeshwa mu rindi tangazo. 
    Umuryango ubaye ubashimiye kuwufata mu mugongo kwanyu. 
    KIGENZA Mamenero Erike.

    



    Itangazo rya kabiri
    Repubulika y’u Rwanda
    Minisiteri y’ Uburezi
    Minisiteri y’Uburezi iramenyesha ababyeyi bafite abana biga mu mashuri 
    abanza n’ayisumbuye ko itariki yo gutangira amasomo y’umwaka 
    w’amashuri wa 2016 ari ku wa Mbere tariki ya 02/02/2016. Abanyeshuri 
    biga mu mashuri yisumbuye barasabwa kubahiriza ibi bikurikira:

    Ku biga mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Uburasirazuba n’Umujyi wa 
    Kigali, umunsi wo kugenda ni ku wa Gatandatu tariki ya 31/01/2016.

    Ku biga mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo ni ku Cyumweru 
    tariki ya 1/02/2016. 
    Ikitonderwa:

    a) Abanyeshuri bose bateganyirijwe imodoka zizajya zibafata aho 
    basanzwe bazitegera. 
    b) Buri munyeshuri asabwe kuza yambaye umwenda we w’ishuri kandi 
    akitwaza n’ikarita y’ishuri kugira ngo abanyeshuri bazabe ari bo 
    babanza kujya mu modoka mbere y’abandi bagenzi. 
    c) Abayobozi b’ibigo barasabwa kwitegura abo banyeshuri ku minsi 
    bateganyirijwe kubagereraho.
    Bikorewe i Kigali, tariki ya 25/01/2016. 
    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye
     ……………………………….
    Bimenyeshejwe:
    – Abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali (bose).

    – Abayobozi b’Uturere (bose).

    Itangazo rya gatatu
    RUCIKIBUNGO Natanayeri utuye mu Mudugudu w’Ibuga, Akagari 
    ka Karugira, mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, Umujyi 
    wa Kigali ararangisha ibyangombwa bye byaburiye muri tagisi 
    RAB 041X ikora mu muhanda wa Kimironko-Gikondo-Nyenyeri ku 
    wa Gatanu Kamena 2016 nyuma ya saa sita. Ibyo byangombwa ni 
    irangamuntu, agatabo k’Ubwishingizi bw’indwara n’agatabo ka banki. 
    Byari mu ikotomoni y’umukara. Uwabibona yabishyikiriza Rucikibungo 
    Natanayeri ukorera muri Gare ya Nyabugogo cyangwa agahamagara 
    kuri nomero 0783030875 cyangwa 0722667834. Ibihembo bishimishije 
    biramuteganyirijwe. 

    RUCIKIBUNGO Natanayeri

    I. Inyunguramagambo
    a) Sobanura aya magambo yakoreshejwe mu mwandiko:
     1. Gufata umuntu mu mugongo
     2. Gare
    b) Koresha aya magambo mu nteruro zigaragaza ko 
    uyumva: 
    1. Gufata umuntu mu mugongo
     2. Gare
    II. Ibibazo ku mwandiko
    Musubize ibi bibazo mu magambo yanyu bwite:

     1. Itangazo rya mbere ryatanzwe na nde? Aramenyesha ba nde? 
    Arabamenyesha iki? 
     2. Itangazo rya kabiri ryatanzwe na nde? Rigenewe ba nde?

     3. Itangazo rya gatatu ritandukaniye he n’irya kabiri? 

    III. Gusesengura amatangazo
    Musubize ibi bibazo bikurikira:
     1. Ni izihe ngingo zivugwa mu itangazo rya mbere, irya kabiri 
    n’irya gatatu? 
     2. Uhereye ku bivugwa muri ariya matangazo:
     a) Itangazo ni iki?
     b) Ni ubuhe bwoko bw’ariya matangazo?
    1. Inshoza y’amatangazo
    Amatangazo ni inyandiko ngufi ziba zigamije kugira ubutumwa zitanga 
    ku bo zandikiwe cyangwa zitangarizwa. Ubu butumwa butandukana 
    bitewe n’ubwoko bw’itangazo ni ukuvuga impamvu ituma uwandika 
    aryandika. Ni yo mpamvu amoko y’amatangazo ashingira ku mpamvu 
    zayo.
    2. Amoko y’amatangazo
     Hari:
     - Amatangazo abika (ajyana no kubwira abandi iby’urupfu 
    rw’umuntu, kumushyingura n’ibindi bijyana).
     - Amatangazo amenyesha 
     - Amatangazo arangisha
     - Amatangazo yamamaza
    3. Ibiranga amatangazo
     Muri rusange, amatangazo arangwa n’ibintu by’ingenzi bikurikira:
     - Uwandika itangazo
     - Aho atuye cyangwa akorera
     - Impamvu ituma atanga itangazo
     - Abo yandikira cyangwa amenyesha
     - Ubutumwa ashaka kubwira abo yandikira. Niba ari igikorwa 

    avuga aho kizabera, itariki n’isaha kizaberaho.

    - Kurangiza ashimira. 
     Mu matangazo amwe n’amwe uwandika ashobora kurangiza 
    yizeza igihembo k’uzashyira mu bikorwa ibyo asaba. Mu 
    matangazo y’inzego z’ubuyobozi, uwandika ashobora gusaba 
    abantu gushyira mu bikorwa ibyo yanditse cyangwa akagira abo 
    asaba kubishyirisha mu bikorwa. Ashobora kandi kugaragaza abo 
    agenera kopi y’iryo tangazo by’umwihariko muri « bimenyeshejwe 
    ».
     - Aho itangazo ryandikiwe n’itariki
     - Amazina n’umukono by’uwanditse cyangwa utanze itangazo.
    Umwitozo
    1. Andika itangazo ribika. Umuntu uzi witabye Imana. Uratabaza bene 
    wabo ngo baze gutwara umurambo uri mu buruhukiro bw’ibitaro 
    runaka. Nyakwigendera yazize impanuka y’imodoka ku muhanda 
    runaka.
    2. Himba itangazo urangisha ikintu wataye.
    3. Andika itangazo ritumira abantu mu nama yo gutegura isabukuru 
    y’umubyeyi wawe umaze imyaka mirongo inani avutse. Ubwire 
    abantu aho izabera, isaha izaberaho n’ingingo bagomba kuziga 
    by’umwihariko. Ku batahazi wabamenyesha uburyo bazahagera 
    bifashishije tagisi. Urangize ubashimira umutima mwiza bazitabirana 
    iyo nama. Univuge wowe ubatumira.

    5.10. Muyobozi ukeneye abandi


    1. Umuyobozi dushima dushimagiza
     Ni ukingura amarembo bakamugana
     Ni ugira urugwiro ntabe intare
     Ni ukorera mu mucyo ntiyimike ubwiru
     Ni uwanga amahugu akimika ukuri.
    2. Niba uri umukozi w’umwaga
     N’abagusuye ukajya ubakanga
     Uzasigara umeze nk’inshike
     Ubure abakugana ari bo ukorera
     Uzatorwa na nde mu bo waheje? 
    3. Erega muyobozi ukeneye abandi
     Uge wirinda kuba ikigwari,
     Ukorane umwete ukemure ibibazo
     Abaje bakugana ubavune bwangu

     Ntihakagire uwo unigana ijambo.

    4. Uzajya wihina iyo mu biro
     N’abagusuye ubaheze hanze
     Utazi uwavamo n’umuranga!
     Kwiba uhetse biragatsindwa
     Uzaba ubwiriza uwo mu mugongo. 
    5. Nimucyo rero dukorere mu mucyo
     Imirimo yacu ntituyibwike;
     Amakosa abonetse tuyakosore
     Abakuru n’abato baturirimbe,
     Utugannye wese abone dushaka
     Ibyo kumutoza gukora neza. 


    I. Inyunguramagambo 
    a) Sobanura amagambo akurikira yakoreshejwe mu 
    mwandiko:

     1. Umwaga 5. Ikigwari
     2. Kwiba uhetse 6. Umuranga
     3. Kubwiriza uwo mu mugongo 7. Kubwika.
     4. Inshike
    b) Umwitozo w’inyunguramagambo
     Koresha aya magambo mu nteruro ngufi ziboneye: 

     1. Umwaga
     2. Ikigwari
     3. Umuranga.
    II. Ibibazo ku mwandiko
    Hitamo igisubizo kiri cyo muri bitatu byatanzwe: 
     1. Ingaruka zo kuba umunyamwaga ni:
     a) Gukangara abakugana.
     b) Kugira abakunzi bameze nkawe.

     c) Gucikwaho n’abantu ukabaho wenyine.

    2. Kugira umwaga ni:
     a) Kutishimira iby’abandi bagezeho.
     b) Kutihanganira abakurogoya.
     c) Kuka inabi abakugana bose kuko ubabonamo abaje kurya 
    ibyawe batabikoreye.
     3. Ntukabe umunyamwaga kuko:
     a) Uwo uri we wese ukeneye abandi.
     b) Abantu bose bakumenya uko uri.
     c) Uba ikigwari.
     4. Uyu muvugo uragukangurira:
     a) Kwakirana urugwiro abakugana bose ntawuheza.
     b) Gukomera ku byawe abantu ntibabirire ubusa.
     c) Kutavogerwa n’ubonetse wese.
     5. Uyu muvugo urarwanya ingeso mbi zikurikira:
     a) Ubugugu, ubunebwe, guha abato urugero rubi n’umujinya.
     b) Kwiba, guhishahisha no gukena.
     c) Kwihisha abagusuye bagutunguye.
     6. Kuba umunyabugugu:
     a) Wabiraga abana bawe.
     b) Ntiwabiraga abana bawe.
     c) Ni ngombwa kuko bica agasuzuguro.
     7. Umuti uhabwa umunyamwaga ni: 
     a) Ukugenderera abandi akareba uburyo yakirwa.
     b) Ukuririmbwa n’abato n’abakuru.
     c) Ukwibera wenyine kugira ngo atagira uwo abangamira.
     8. Umunyamwaga akwiye :
     a) Kunengwa kugira ngo yikosore.
     b) Gushyigikirwa kuko yikangarira.
     c) Kwamaganwa aho ageze hose.
     9. Ugusuye: 

     a) Mutoze gukora neza.

    b) Mucyahe atazakumenyera.
     c) Muhishe ibyo ukora atazagukirana.
     10. Niwihisha abakugana:
     a) Uzabura uwamamaza ibyo ukora cyangwa n’uwakurangira 
    umugeni.
     b) Ntuzasohora byinshi byo kubakiriza.
     c) Ntawuzagutesha umutwe .
     11. Abantu bazadushima:
     a) Nituba ibigwari.
     b) Nidutoza abana bacu ubucakura.
     c) Nidukosora amakosa yacu kandi tukanoza ibyo dukora.
     12. Uyu mwandiko ni: 
     a) Ikivugo. 
     b) Igihozo.
     c) Umuvugo.
    Umwitozo wo kuvuga:
     Soma uyu mwandiko inshuro nyinshi, uwufate mu mutwe, hanyuma 
    uwuvugire imbere y’abandi wubahiriza injyana yawo kandi ushyiramo 
    isesekaza. 
    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo:
     1. Iyo usomye uyu mwandiko wumva uryoheye amatwi ku buryo 
    ujya kumera nk’indirimbo. Biterwa n’iki? Ubwo buryohe wumva 
    mu mwandiko babwita iki?
     2. Interuro zigize uyu mwandiko ziteye zite ugereranyije n’izo 
    usanzwe ubona mu yindi myandiko? Zitwa ngo iki?
     3. Ibitekerezo bikubiye mu mwandiko, ubona bikubiye mu bika, 
    kimwe no mu yindi myandiko? Ibyo bice bikubiyemo ibitekerezo 
    bigize umwandiko byitwa ngo iki?

     4. Ukurikije uko uyu mwandiko uteye wawita ngo iki?

    5.11. Umuvugo
    a) Inshoza y’umuvugo

    Umuvugo ni igihangano ku nsanganyamatsiko uhimba yihitiramo 
    cyangwa ahabwa, kigahimbirwa gutanga ubutumwa ariko kandi ku buryo 
    kinaryohera amatwi y’abacyumva. Ikibanezeza ni ururirimbo ruterwa 
    n’ibisikana ry’amajwi yo hejuru n’ayo hasi, injyana iterwa n’interuro ngufi 
    zijya kureshya ndetse n’isubirwamo ry’amajwi asa, ibisikana ry’imigemo 
    itinda n’ibanguka. Kubera ko aba ashaka gutaka ikivugwa, uhanga 
    umuvugo yitondera imitoranyirize y’amagambo yabugenewe akoresha 
    bitewe n’iryo asanga ryakumvikanisha neza igitekerezo ke.
    b) Ikivugwa
    Iyo uhimba umuvugo, uhitamo insanganyamatsiko bitewe n’ubutumwa 
    ukeneye kugeza ku bakumva cyangwa basoma ibyo wahanze. Uyishakira 
    ibitekerezo bifatika bituma abakumva bishimira ibyo ubabwira, ku buryo 
    batabifata nko kubatesha igihe. Ibyo bitekerezo, ubishakira amagambo 
    atuma biryoha, ukabanza kubishakira imbata ituma bikurikirana neza 
    kugira ngo utaza kwisubiramo.
    c) Uturango tw’umuvugo
    Umuvugo urangwa n’ibi bikurikira:
    a) Imikarago: Interuro z’umuvugo ni zo bita imikarago, ziba ngufi 
    kandi igitekerezo gishobora gufata imirongo myinshi ku buryo ibice 
    by’interuro byakagombye gukurikirana ku murongo umwe bishobora 
    kujya ku mirongo itandukanye.
    b) Amagambo atoranyijwe neza: Uhanga umuvugo ahitamo 
    amagambo agusha ku ngingo ku buryo ataza kurambirana. 
    Iyo arambiye abamwumva ntibita ku byo ababwira, akaba nko 
    gucurangira abahetsi. 
    c) Isubirajwi: Isubirajwi rishingira ku ijwi runaka risubirwamo 
    ikigenderewe ari ukunogera amatwi y’abazumva igihangano 
    ryakoreshejwemo.

    d) Injyana: Umuvugo ugomba guhimbwa ku buryo worohera abawufata 
    mu mutwe ari byo bita kuwutora. Imitondekere y’imikarago igira 
    uruhare runini mu kunoza injyana y’umuvugo.
    Nujya guhanga umuvugo rero uzihatira kubahiriza izi ngingo tumaze 
    kuvuga niba ushaka kubarirwa mu mubare w’abahanga mu guhanga 
    umuvugo kandi urabishoboye.
    Umwitozo
    Guhanga umuvugo
     Hanga umuvugo wumvikanisha urukundo ufitiye umubyeyi wawe 
    n’impamvu zigutera kumukunda ku buryo bwihariye. Ukore ku 
    buryo wumvikanisha imbamutima z’umuntu ukunda undi ku buryo 
    budasanzwe. Nurangiza uwutore maze uwubwire bagenzi bawe 

    ushyiramo isesekaza.

    Mfashe ko:
    – Gukorera mu mucyo ari ngombwa ku bantu bose. Bituma 
    hamenyekana ibyo bakora.
    – Tugomba kurwanya ruswa kuko imunga ubukungu bw’Igihugu.
    – Kwiha gahunda mu gihe dukorera ku mihigo bituma tuyesa neza.
    – Dukwiye gutanga amakuru ku byo dukora kugira ngo abandi 
    batwigireho cyangwa se batwunganire.
    – Umwirondoro w’umuntu utangwa hagaragazwa ukuri 
    kw’ibimuvuzweho.
    – Mu kwandika ibaruwa y’ubuyobozi twitondera ibice biyigize ari 
    byo: Uwandika n’aho abarizwa, aho ibaruwa yandikiwe n’itariki 
    yandikiweho, uwandikiwe n’aho abarizwa, impamvu yatumye 
    ibaruwa yandikwa, amagambo ahamagara uwandikiwe, intangiriro, 
    igihimba, umusozo, amazina y’uwandika n’umukono we.
    – Umuvugo mwiza urangwa n’ibi bikurikira: imikarago migufi 
    amagambo meza atoranyijwe, amajwi yisubiramo cyangwa 

    amagambo agaruka n’injyana nziza iryoheye amatwi.

    5.12. Isuzuma risoza umutwe wa gatanu
    Soma witonze uyu mwandiko maze usubize ibibazo 
    byawubajijweho.
    Inkuru y’umucuzi n’umurobyi
    Nkunze kuganira na sogokuru akambwira udukuru dushimishije agamije 
    kuntoza gutekereza no kwisobanurira ibintu bimwe na bimwe. Nimusoma 
    iyi nkuru mwitonze muratahura icyo yashakaga kunyumvisha. 
    Agira ati: “Umucuzi w’ibyuma yari afite ibikoresho bitatu by’ingenzi: 
    umuvuba, inyundo n’ibuye yarambikagaho ibyuma bishyushye byatukuye 
    akabikubitisha inyundo nini iremereye agakuramo amashoka, imihoro, 
    ibyuma, ibigembe by’amacumu, impindu, amapiki, amasuka, amayugi, 
    amayombo n’ibindi.

    Uyu umucuzi bamuzaniye amasuka abiri y’amafuni bamusaba 
    kubacuriramo amapiki abiri. Bamusigira umwana w’ihene nk’igihembo. 
    Bagitirimuka aho, undi mugabo aramwegera ati: “Uzababwire ko 
    havuyemo ipiki imwe, maze indi uzayimpe nange nguhe umwana w’ihene; 
    uzaba ugize ihene ebyiri dore usanzwe uri inshuti yange.”

    Umucuzi aramusubiza ati: “Ngewe Ntamuhanga ku myaka yange 
    sinkunda ibyinshi byotsa amatama, kandi nzi ko inda nini yishe ukuze.” 
    Yasohoje amasezerano yagiranye n’uwamuzaniye amafuni. Nyiri ipiki 
    abonye zicuze neza, dore ko yari atuye ahantu h’uruharabuge, acurisha 
    andi mapiki icumi, amugororera ikimasa k’ibihogo bahinduka inshuti.

    Reka rero angerere no ku by’umugabo warobaga amafi yarangiza 
    akayagurisha. Umunsi umwe amaze kuroba ifi yayigurishije Sehirwa, 
    amusaba kuyimubagira, anasiga amwishyuye amafaranga ibihumbi 
    bitatu. Basezerana ko agaruka kuyitwara nyuma y’amasaha abiri 
    akayitekera abashyitsi be. Akiva aho hakuzira umugabo w’umukire na 
    we washakaga ifi. Umurobyi amubwira ko agiye kuyimurobera. Undi 
    ati: “Mpa iriya nguhe ibihumbi bitanu, uraroba indi ube ari yo uha uwo 
    wari uyibikiye”. Reka wa murobyi azabyemere atange ya fi!

    Nyamugabo yaribwiraga ati: “Ndaroba indi fi nyimubagire ntarabukwa.” 
    Ubwo hari abagabo batanu babibonye. Yararobye habe ngo abone 
    n’imwe dore ko bwari bumaze no gucya. Nyiri ifi agarutse ati: “Mpa ifi 
    yange nge gutekera abashyitsi, dore burakeye badasanga bitarashya.” 
    Umurobyi habe ngo n’iyo mu nda izajorore! Undi abibonye yiyemeza 
    gushyikiriza ikirego umuyobozi w’uwo musozi. Nyamugabo abimenye 
    aca ruhinga nyuma ajya kureba umuyobozi aramubwira ati: “Rwose 
    muyobozi, reba uko wandengera nzajya nkuzanira ifi ya buri cyumweru. 
    Uvuge ko ndi inyangamugayo, nange ndashaka abagabo b’indarikwa 
    banshinjura.”

    Umuyobozi yaramushwishurije aramubwira ati: “Ahubwo itegure 
    duhurire n’abandi ku karubanda saa kumi zuzuye.” Abaturage bamaze 
    guterana, umuyobozi aha ijambo urega atanga n’abagabo batatu 
    babonye bagura ifi nini. Mu kwiregura, umurobyi icyuya cyaramurenze, 
    atangira kuvuga adidimanga. Abo yari yemereye kugurira inzoga 
    bakamushinjura baramwigurutsa, umugore we azunguza umutwe 
    arimyoza. Yaratsinzwe bamuca indishyi z’akababaro. Abuze ubwishyu, 
    bagurisha ubwato yakoreshaga mu burobyi ndetse bamuha akato. 
    Sogokuru arambaza ati: “ Niba wumva, wumvise iki?” 
    I. Inyunguramagambo
     a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 
    mu nteruro kandi uyakoreshe mu nteruro zawe bwite.

     1. Ikigembe                        5. Ku karubanda
     2. Uruhindu                        6. Kudidimanga
     3. Amayombo                    7. Guha umuntu akato.
     4. Ibyinshi byotsa amatama

     b) Tahura mu mwandiko amagambo asubiza ibibazo 
    bikurikira. Fora ndi nde cyangwa ndi iki?

     1) Ndi umugabo ukuze cyane kandi nkunda kuganira n’abana 
    mbatoza kumenya ubwenge no kwanga umugayo. Ubwo ndi 

    nde kuri bo? Bo ni iki kuri ge?

    2) Mfite amazuru asohora umwuka utwika ibyuma bikorohera 
    ubicura. Ubwo ndi iki?
     3) Ibiti mbirya ntabibabarira iyo ngeze mu ishyamba 
    ndaryararika. Ubwo ndi iki?
     4) Iyo intore zitanyambaye ntizihamiriza kandi iyo zinkandagiye 
    nzitema ibirenge. Ubwo ndi iki?
     5) Abahigi banyambika imbwa mu ijosi turi mu muhigo 
    zanzunguza inyamaswa zikavumbuka. Ubwo ndi iki?
     6) Aho mba aha turazirana, nzarya duke ndyame kare. Ubwo 
    nzirana n’iki?
     7) Ushatse guhinga mu mabuye aranyitabaza kuko aho 
    kungimbisha nyasatura nkaterera hejuru itaka. Ubwo ndi iki?
     8) Ntunzwe no kujugunya urushundura mu mazi nkazamura 
    ibinyamaga. Ubwo ndi nde?
     9) Nzabihamya kuko nabihagazeho. Ubwo ndi nde?
     10) Banyibuka iyo umunyacyaha atsinzwe agomba kwishyura. 
    Ubwo ndi iki?
     11) Si mu mazi, si imusozi. Mpibera ngenyine kubera amafuti 
    yange. Aho ni he?
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
     1. Ni ba nde bavugwa muri iyi nkuru? 
     2. Ubunyangamugayo bw’umucuzi bwamumariye iki? 
     3. Amaherezo y’umurobyi yaje kuba ayahe? 
     4. Ruswa ni iki? 
     5. Ni iyihe ruswa umurobyi yashakaga gutanga? 
     6. Abatanga ruswa bayiha nde? 
     7. Igihembo gitaniye he na ruswa?
     8. Urakeka ko ari iki cyatumye icyuya kirenga umurobyi 
    wireguraga
    9. Muri uyu mwandiko, urugero duhabwa ni uruhe mu rwego rwo 
    kurwanya ruswa? 
     10. Ni akahe kamaro k’umuvuba mu buzima bw’umucuzi? 
     11. Ese igihano umurobyi yahawe urabona kimukwiye? Sobanura 
    igisubizo cyawe mu mirongo itarenze itanu.
    III. Gusesengura umwandiko
     1. Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
     2. Kuki buri muturarwanda akangurirwa kurwanya ruswa? 
     3. Ni izihe ngamba zishoboka zafatwa mu kurwanya ruswa?
     4. Ni izihe mpamvu zitera abantu gutanga cyangwa kwakira ruswa?
    IV. Ibaruwa n’umwirondoro
     1. Ibaruwa y’ubuyobozi itaniye he n’ibaruwa ya gicuti?
     2. Vuga ibice by’ingenzi bigaragara mu mwirondoro.
    V. Guhanga
     1. Himba umuvugo wo kurwanya ruswa.

     2. Andika itangazo ryo kurangisha igikapu cyawe cyatakaye.

  • 6 Ubukerarugendo

    6.1. Dusure Pariki y’Igihugu ya Nyungwe


    Mu buzima bw’umuntu ibimera bifite akamaro kanini cyane. Kubyitegereza 
    biraturuhura, bikongerera amaso yacu ubushobozi bwo kubona neza 
    kandi bikatwibagiza ya mirimo yacu ya buri munsi akenshi turangiza 
    twaguye agacuho. Ariko uzi guhora wicaye hamwe kandi utarwaye, 
    ugahora utaka umunaniro udashira kandi aho kuruhukira hatabuze? 
    Waje nkagutembereza tukerekeza mu Ntara y’Amajyepfo tugambiriye 
    kwisurira ishyamba rya Nyungwe na Pariki y’Igihugu ricumbikiye? Wari 
    uzi ko icyo cyanya giherereye mu magepfo y’uburengerazuba bw’u 
    Rwanda, muri Afurika yose ngo cyaba ari cyo gifite ishyamba ry’inzitane 

    rimaze igihe kirekire? 


    Pariki ngiye kugutemberezamo ifite ishyamba kimeza ujya wumva 
    rikaba ririmo amoko menshi y’ibiti, ibyatsi n’ibihuru, n’amoko menshi 
    y’indabo. Ifite ibiti binini by’inganzamarumbo ndetse n’ibivamo imiti ya 
    Kinyarwanda. Ni yo irimo amasoko amwe abyara imigezi myinshi yo 
    mu Rwanda. Isoko y’uruzi rwa Nili na yo ikomoka muri iri shyamba.

    Umwihariko w’iyi pariki tugezeho rero ni amoko agera kuri cumi 
    n’atatu y’inguge utasanga ahandi ku mugabane w’Afurika, ari na cyo 
    cyanecyane gikurura ba mukerarugendo bakaba benshi muri iyi pariki. 

    Ngibyo ibyondi n’amabara yabyo y’umukara n’umweru, ngibyo 
    ibihinyage, ngizo inkomo, inkima, impundu, imikunga, inkende, ngibyo 
    ibishabaga, ngizo galago ntoya n’inini ndetse n’ibitera.

    Igitego nguteze rero urakibona niwihera ijisho ikiraro cyo mu kirere, 
    muri metero mirongo itanu uvuye ku butaka. Kiri butume dusura iyi 
    pariki tuyihereye hejuru, tubona amaso ku maso utunyoni ndetse 

    n’utunyamaswa byituriye muri iri shyamba.


    Icyo kiraro gifite uburebure bwa metero ijana na mirongo itanu 
    cyubatswe mu gihe cy’amezi umunani. 
    Ngaho rero nkurikira, nizere ko umunaniro uwushira wose ugacyura 
    amakuru meza ugeza ku bandi, bamwe batinya ubukerarugendo 
    ngo ni ubw’abanyamahanga bo ntibubabereye; ubabwire ko n’ibiciro 
    bidakanganye. Nk’Abenegihugu twishyura amafaranga ibihumbi bitanu 
    by’amanyarwanda. Wongere uvuge uti: “Muge namwe musura Igihugu 

    cyanyu, mwireka ibyiza byacyo byiharirwa n’abanyamahanga.”

    I. Inyunguramagambo

    a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu 
    mwandiko.
     1. Kugwa agacuho          5. Ishyamba ry’inzitane
     2. Ubuso                             6. Ishyamba rya kimeza
     3. Kugambirira                 7. Igiti k’inganzamarumbo
     4. Ubutita                          8. Ikiraro
    b) Koresha aya magambo mu nteruro yawe bwite ukurikije 
    ibisobanuro byayo mu mwandiko:

     1. Ubuso                               5. Inganzamarumbo
     2. Ubutita                            6. Ikiraro
     3. Inzitane                           7. Kugambirira
     4. Kimeza                            8. Kugwa agacuho
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu magambo 
    yanyu bwite

     1. Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iherereye he?
     2. Muri Pariki ya Nyungwe hagaragaramo ibihe bimera?
     3. Muri Pariki ya Nyungwe hagaragaramo izihe nyamaswa?
     4. Pariki ya Nyungwe ifite uwuhe mwihariko andi mapariki adafite 
          muri Afurika?
     5. Ni akahe kamaro iyi pariki ifitiye Afurika muri rusange 
         n’igihugu cya Misiri by’umwihariko?
     6. Iyi pariki ifitiye Abanyarwanda akahe kamaro?
     7. Agashya kari muri iyi pariki ni akahe gatuma isurwa 

          bidasanzwe? 

    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo bikurikira:

     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?
     2. Ni izihe ngingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri muri uyu mwandiko?
     3. Hina uyu mwandiko mu mirongo icumi.
    IV. Kungurana ibitekerezo ku byavuzwe mu mwandiko.
    Mwungurane ibitekerezo kuri iki kibazo:

     Ko ubutaka bwo guhinga bugenda bugabanuka mubona byaba 
    bikwiye ko ubuso bwa za pariki bugabanywa abantu bakabona 
    ubutaka buhagije? 
    6.2. Ikeshamvugo
    Ikeshamvugo ku mwami no ku ngoma
    Musome agace k’umwandiko gakurikira maze mutahure 
    amagambo yabugenewe munayashakire ibisobanuro mu 

    mvugo isanzwe. 


    Mu Rwanda rwa kera, imihango y’abiru yateganyaga ko umwami 
    atagomba kwima ingoma, uwo asimbuye akiriho. Umwami rero 
    yagombaga kubanza gutanga kugira ngo undi yime ingoma. Abami b’u 
    Rwanda babaga bamaze gutanga, batabarizwaga ahantu hatandukanye 
    bitewe n’amazina yabo ya cyami, ndetse n’uburyo batanzemo.
    Ikimenyetso k’ibwami cyari ingoma. Ni zo zamubamburaga, yaba 
    atetse ijabiro zikamuvugirizwa, yajya kwibikira zigahumuza. Iyo ingoma 
    zatangiraga gusuka, abantu bamenyaga icyo zimenyesha bitewe 
    n’umurishyo. Abavuzaga ingoma babitaga abakaraza. 
    Musubize ibibazo bikurikira: 
    1. Aya magambo asobanura iki mu mvugo isanzwe 
     a) Kwima ingoma
     b) Gutanga
     c) Batabarizwaga
     d) Zamubamburaga
     e) Kwibikira
     f) Zigahumuza 
     g) Gusuka
     h) Umurishyo
     i) Abakaraza 
    2. Aya magambo bayita iki muri rusange? 
    3. Mutahure andi magambo yabugenewe akoreshwa ku 
    mwami no ku ngoma. 

    1. Ikeshamvugo ku mwami



    2. Ikeshamvugo ku ngoma




    Umugezi urasuma
    Isuka irarangira
    Indege irahinda
    Ikeshamvugo rijyanye n’ubwinshi bw’inyamaswa 
    n’ibintu
    Ikeshamvugo rijyanye n’ubwinshi bw’inyamaswa
    Inka nyinshi ziba zigize ishyo. (Zigeze ku munani) 
    Intama, ihene nyinshi ziba umukumbi. (Zigeze ku munani)
    Ingurube nyinshi ziba zigize umugana. (zirenze imwe)
    Inzuki nyinshi zikora irumbo.
    Imbwa nyinshi ziba zigize umukeno. (zirenze imwe)
    Ikeshamvugo rijyanye n’ubwinshi bw’ibintu
    Amashyi menshi aba urufaya.
    Indirimbo nyinshi ziba urwunge. 
    Amajwi menshi avuga urwunge.
    Impundu nyinshi zikaba urwanaga.
    Ikeshamvugo rijyanye n’intaho y’abantu, 
    n’inyamaswa

    Ikeshamvugo rijyanye n’intaho y’abantu
    Umuntu ataha mu nzu
    Umwami ataha mu ngoro.
    Ikeshamvugo rijyanye n’intaho y’inyamaswa
    Inzoka itaha mu mwobo.
    Impyisi zitaha mu isenga.
    Imbeba itaha mu muheno.
    Inyoni itaha mu cyari.
    Amatungo ataha mu kiraro.
    Inzuki zitaha mu muzinga.
    Inkwavu ziba mu kibuti.

    Inyana zitaha mu ruhongore.

    Umwitozo
    Uhereye ku bumenyi bwawe n’ibyo wize mu ikeshamvugo, 
    huza amagambo ari mu ruhushya rw’ibumoso n’igisobanuro 

    kiri mu ruhushya rw’iburyo ukoresheje akambi.



    Niba ushaka kwishimisha ukaruhuka imirimo umazemo iminsi, ngwino 
    nkwijyanire gusura Pariki y’Akagera. Turafata umuhanda ugana i 
    Kayonza, nituhagera dukate tugana Nyagatare na Kagitumba ku 
    mupaka. Nitugera ku cyapa k’imbogo i Gabiro turakata iburyo, mu 
    minota mike turaba dutangiye pariki nyirizina.
    Nk’uko aya mazina abitubwira, pariki yacu iherereye mu burasirazuba 
    bw’u Rwanda bushyira amajyaruguru.Izina Akagera irikomora ku ruzi 
    rw’Akagera ruhuza igihugu cyacu na Tanzaniya. Iyi pariki yashinzwe mu 
    1934 hagamijwe guha inyamaswa icyanya cyo kubamo zituje zidatinya 
    kwicwa na ba rushimusi cyangwa abandi.
    Ni yo pariki yonyine ushobora kubonamo icyarimwe imirambi n’utununga 
    byamezeho ubwatsi n’ibiti bigufi, ibishanga, ibiyaga n’igice k’ishyamba 
    ritoshye. Ibiyaga birimo Ihema n’ibindi biyaga bito byinshi bikikijwe 

    n’urufunzo rurerure byorohereza inyamaswa kubona amazi yo kunywa. 

    Yewe, inyamaswa zo zirahari ngo ngwino urebe! Maze agatsinda 
    zose zirashishe kandi zifite umubiri ukeye wagira ngo hari uzuhagira 
    akazisiga! Si gusa ndumva ari Imana izisiga ikazinogereza! Ubwiza 
    bwazo bwararahiriwe, burenga imisozi busingira ibihugu, bureshya ba 
    mukerarugendo bayoboka iy’Akagera. 

    Mu z’amajanja higanje intare rwabwiga ari yo mwami nyiri ishyamba, 
    ingwe ari yo rwara idatana n’urusamagwe rwagowe ngo rwaba ruhora 
    ruyihetse irushinga inzara ngo rwihute, imbwebwe, imondo, isega, 
    impyisi mahuma, umukara, inkobe, urutoni n’izindi.

    Izuza zo ntiwazibara. Si ngaya amashyo y’imbogo rwarikamavubi 
    zihora zizunguza umutwe zijunditse umujinya? Aya si amasasu, izi si 
    inyemera, inimba n’itamu, inkoronko, isatura zahiriwe no kuryiruka 
    nk’izarigabanye ari na ho zakuye akabyiniriro ka burugumesitiri? Izi ni 
    impara n’imparage. Itegereze n’izi twiga ari zo bise musumbashyamba 
    kuko zikurunguruka zigusuhuriza mu bushorishori bw’ibiti. Izindi 

    nyamaswa zikunda kuziba hafi kuko ngo zishobora kubona mbere 
    icyago kije, zaba zihunze n’izindi nyamaswa zikamenya ko zatewe 
    zigashyira bugeri. Ngizi imvubu zirirwa zireremba mu biyaga bihorana 
    ituze, inzovu rwabunga zahawe intebe ku nkombe y’ikiyaga k’Ihema. Na 
    cyo tugisure maze zidusanganize ubwuzu n’urugwiro nk’aho zisanzwe 
    zitubona muri iri shyamba ry’iminyinya n’iminyonza. 

    Mu biguruka, reba imisambi ihora yasokoje isunzu, kagoma, inkona 
    n’inkongoro bihora birwanira intumbi z’inyamaswa, mukoma, inkware 
    n’inkurakura, inyange n’ibigagari, iswikiri n’ishwima n’izindi nyinshi 
    cyane. 

    Kuba wahisuriye ukahashima, uzareshye n’abandi bazahasanga byinshi 
    bishimishije: imirambi myiza udaheza ijisho n’utununga twamezeho 
    umukenke inyamaswa zirisha n’amataba ateze adatemba kandi atagira 
    uko asa atakurambira kuyagenda. Iyi migenge n’iminyinya bifatanye 
    urunana, birasa n’ibitwereka ko gucudika atari ibya muntu gusa, ahubwo 
    ko n’ibimera bishobora kutubera urugero mu mibanire yacu. Imikoma, 
    imyiha n’imikenke n’ibindi biti by’inganzamarumbo bidutegereje biteze 
    yombi bisa n’ibitubwira ngo “turakaza neza turisanga.” Wanganya iki 
    iri zuba rimurika ibigarama, imisozi n’ibibaya twitegeye aho duhagaze 

    kuri Hoteri Akagera, wanganya iki aya mahumbezi azanwa n’akayaga 
    kaduhuha kadusuhuza katureshya ngo tutagenda tutahicaye ngo 
    turuhuke?
    Pariki y’Akagera ifite umwanya ukomeye cyane mu byiza bitatse igihugu 
    cyacu ikaba n’umutungo kamere w’agaciro kanini cyane. Nimuharanire 
    kuyisura, muzavayo mwishimye. 
    I. Inyunguramagambo
    a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu 
    mwandiko.

     1. Icyanya                           6. Gusatira
     2. Rushimusi                     7. Rwabunga
     3. Akanunga                       8. Musumbashyamba
     4. Umurambi                      9. Rwarikamavubi
     5. Gutoha
    b) Koresha aya magambo akurikira mu nteruro yawe bwite 
    ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko:

     1. Icyanya                            5. Rwabunga
     2. Gutoha                             6. Rwabwiga
     3. Utununga                       7. Rwarikamavubi,
     4. Gusatira                            8. Musumbashyamba
    c) Garagaza itandukaniro riri hagati y’amagambo aciyeho 
    akarongo nurangiza uyatondeke ukurikije uko ibyo 
    asobanura bigenda bisumbana mu bunini.

     1. Ibiyaga byo mu Kagera bituma inyamaswa zibona amazi yo 
    kunywa.
     2. Uruzi rw’Akagera rukomoka mu ishyamba rya Nyungwe.
     3. Umugezi wa Nyabarongo uhura n’Akanyaru bigahinduka 
    Akagera.
     4. Inyanja ya Mediterane imaze guhitana abimukira barenga 
    ibihumbi icumi.

    5. Imodoka zagabanyije umuvuduko ngo zidatera abagenzi 
    ibiziba.
     6. Bino bitonyanga birakonje cyane.
    d) Mushake mu mwandiko amagambo asobanura kimwe 
    n’aya akurikira:
     1. Icyanya                                  7. Kwiruka uhunga 
     2. Rwabwiga                             8. Mahuma
     3. Udusozi tugufi                    9. Rwabunga
     4. Rwara                                    10. Amadovize
     5. Rwarikamavubi                 11. Kurakara
     6. Musumbashyamba          12. Amafu.
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu magambo 
    yanyu bwite
     1. Pariki y’Akagera iherereye he?
     2. Yashinzwe ryari?
     3. Yashinzwe na nde kandi kubera iki?
     4. Pariki bisobanura iki? 
     5. Ni uwuhe mwihariko w’iyi pariki?
     6. Ibimera biboneka muri iyi pariki ni ibihe?
     7. Ni izihe nyamaswa ziboneka muri iyi pariki?
     8. Iyi pariki ifitiye igihugu cy’u Rwanda akahe kamaro?
    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo bikurikira:
     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?
     2. Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
    IV. Kungurana ibitekerezo ku bivugwa mu mwandiko
    Mwungurane ibitekerezo ku bibazo bikurikira:
     1. Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iri ahantu hashobora kwera icyayi. 
    Mukurikije ibiyivugwaho mu mwandiko, mubona yaba ifite akamaro 
    kurusha uko yahingwa, ubuso iriho bugaterwamo icyayi? 
     2. Ni izihe ngaruka nziza cyangwa mbi gihinga Pariki byagira?

    6.4. Dusobanukirwe n’ingagi muri Pariki 

    y’Ibirunga



    Ibirunga bigaragara mu Rwanda birimo Karisimbi, Gahinga, Sabyinyo, 
    Muhabura na Bisoke bikaba muri Pariki y’Ibirunga iherereye mu 
    majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda. Ni yo ibonekamo ingagi 
    zo mu misozi cyangwa zo mu birunga. Pariki y’ibirunga irimo urusobe 
    rw’ibinyabuzima nk’ibimera ndetse n’inyamaswa. Ibimera bigenda 
    bitandukana bitewe n’ubutumburuke. Igice cyayo kinini cyateweho 
    ishyamba ry’iriterano, warirenga ukagera ku ishyamba ry’urugano.

    Muri rusange iyi pariki irimo amoko menshi y’ibimera harimo n’amoko 
    arinzwe mu rwego mpuzamahanga kuko asigaye hake ku isi. Mu 
    nyamaswa zitari ingagi hari iz’inyamabere nk’inguge zo mu bwoko 
    bw’inkima, inzovu nke, impyisi z’amabara, inyoni, ibikururanda n’imitubu, 

    n’amoko menshi y’udukoko.


    Mu mwaka wa 1967, Umunyamerikakazi Dayana Fose (Diana Fossey) 
    uzwi ku izina rya Nyiramacibiri yatangiye gukorera ubushakashatsi 
    ku ngagi muri iyi pariki. Ashinga ikigo cy’ubushakashatsi cya Karisoke 
    cyakoreraga hagati ya Karisimbi na Bisoke. Guhera ubwo, igihe ke 
    kinini akakimara muri pariki yita ku ngagi. U Rwanda rumukesha kuba 
    yarahesheje agaciro ingagi zo mu Rwanda, asaba ko zitabwaho ku 
    rwego mpuzamahanga.
    Yarakoze we watumye tumenya ingagi uko iri, iki kirori gikurura 
    ba mukerarugendo bakava ikantarange baje kukireba no kugisura, 
    amadovize akisuka yisukiranya. Nawe nuyisura muzahura kandi ni 
    byiza ko ujyayo uyizi neza. Ingagi n’ubwo zitazi kuvuga no kwandika 
    ngo zisobanure amategeko azigenga mu mvugo cyangwa mu nyandiko, 
    uwitegereje imibereho yazo akabana na zo igihe kirekire yasanze 
    zitabaho mu buryo bubonetse bwose.

    Zaba mu gatsiko cyangwa mu muryango, ingagi zimenyamo inkuru 
    n’intoya kandi intoya zikubaha inkuru. Ingagi y’ingabo iruta izindi mu 
    myaka, ubwo iba irengeje imyaka mirongo ine, ni yo iba umukuru 
    w’umuryango. Iyo ishaje cyane itagishobora kuyobora izindi, ingabo 
    yindi isheshe akanguhe iyakira uwo murimo. Ikaba yazitegeka kwimuka 
    nk’iyo aho zabaga hatakiboneka ibyo zirya cyangwa se hatangiye 
    kuboneka abahigi benshi. Ingore na zo zirubahana ku buryo ingore 
    imwe ishobora kuyobokwa n’izindi.

    Nanone nk’uko tuvuga ngo umuntu ni we wihesha agaciro n’icyubahiro, 
    ingagi na zo ni ko zibibona. Umutware wazo kugira ngo yubahwe, ni 

    uko aba ayobora neza. Akamenya gutabara ingagi zaguye mu mutego. 

    Akongera umubare w’ingagi zigize agatsiko, cyanecyane areshya 
    ingore mu tundi dutsiko, zikaba zakwiyizira mu ke. Akagira igitsure 
    gituma yakiza nk’izirwanye cyangwa izenderanyije. Ngo hari igihe 
    iz’ibyana zenderanya zigashaka kurwana kandi wenda zatangiye zikina 
    dore ko ngo zibikunda cyane, nyamara zabona inkuru muri zo cyangwa 
    umutware wazo azirebye ikijisho zikamwara zikabireka.
    Ibindi ingagi zifite bitangaje, ni nko kubabazwa n’urupfu rwa mugenzi 
    wazo, kurwaza umurwayi zirinda kumusiga wenyine, kwisokoza 
    ubwoya, cyanecyane ingore, guheka abana bazo mu mugongo, guseka 
    iyo zishimye n’ibindi. 

    Ingagi zashoboraga kuba zaratsembwe n’abahigi iyo Nyiramacibiri 
    atigomwa byinshi ngo yemere guhara ubuzima bwe azitangire. 
    Nashimirwe kuba yaremeye kuza kwibanira na zo mu ishyamba 
    ryuzuyemo ibisura byinshi, mu mbeho kandi ikabije yo mu birunga, 
    asize ababyeyi n’inshuti muri Amerika. 

    Ni urugero rwiza kuri mwebwe abakibyiruka, kuko mugomba 
    guhaguruka mugashakashaka namwe mukavumbura. 

     

    I. Inyunguramagambo
    a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu 
    mwandiko.
     1. Ikantarange                                      5. Kwenderanya
     2. Kuyobokwa                                      6. Kureba ikijisho
     3. Kureshya                                             7. Kwicuza
     4. Igitsure
    b) Imyitozo y’inyunguramagambo
     1. Aya magambo uko ari abirabiri ataniye he?
     a) Ikirunga/umusozi                              g) Ibirori/ikirori 
     b) Ubutaka/ibitaka                                 h) Amadovize/amafaranga 

     c) Agaciro/igiciro                                     i) Ingabo/umugabo


    d) Ikigo/urugo                                         j) Ingore/umugore
     e) Umuhigi/umushimusi                   k) Uburebure/ubutumburuke.
     f) Ubwoko/amoko
     2. Iyo bavuze aya magambo vumva iki?
     a) Urusobe rw’ibinyabuzima          e) Imitubu 
     b) Inyamabere                                      f) Ibimera 
     c) Ibikururanda                                     g) Ibiguruka 
     d) Udukoko                                            h) Ingugunnyi.
     3. Muri aya magambo toranyamo ayo ugenda wuzurisha 
    imbonerahamwe ikurikiraho: 
     Ingagi, isandi, umusambi, inzovu, umukenke, umunyinya, 
    impongo, twiga, imbeba, urumende, urukwavu, umuntu, 
    inturusu, umwumbati, ishaka, uruyuki, inda, igiheri, impyisi, 
    inkima, ikirunga umusozi, ikigagari, umuko, uruziramire, 

    umubu, urutozi, urucaca, pasipalumu, inshira, ibiyaga.


    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibi bibazo mu magambo yanyu bwite

     1. Pariki y’ibirunga iherereye he?
     2. Ifite uwuhe mwihariko ku isi no muri Afurika?
     3. Vuga amateka yayo mu mirongo itarenze itanu. 
     4. Nyiramacibiri ni muntu ki? 

     5. Ni ibihe binyabuzima biba muri iyi pariki? 


    6. Ni iki kitwereka ko ingagi zifite gahunda mu mibereho yazo? 
     7. Ni iyihe ngagi itegeka izindi? 
     8. Zisimburana ryari kuri uwo murimo wo gutegeka? 
     9. Umutware w’ingagi agenza ate kugira ngo yubahwe? 
     10. Erekana ukuntu ingagi zijya kugira imico nk’iy’abantu. 
    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo bikurikira:

     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?
     2. Ni izihe ngingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri muri uyu mwandiko?

     3. Kora inshamake y’uyu mwandiko mu mirongo icumi


    Ahantu haba nyaburanga kubera ibyiza bibereye ijisho bihagaragara. 
    U Rwanda ni igihugu gitatse ibyiza byinshi kamere byahogoje isi yose. 
    Gitatswe n’imisozi miremire, ibibaya, inzuzi, imigezi n’ibiyaga, inyamaswa 
    z’ingeri zose n’urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye. Abagenda u 
    Rwanda bakunda gutungurwa kandi bagatangazwa no kuba rutuwe 
    n’abaturage bafite umuco umwe, ururimi rumwe n’imigenzo imwe. Ibi 
    ni ibintu bidasanzwe mu bihugu byinshi byo ku isi. Ariko kandi uwasuye 
    u Rwanda, kugira ngo arusheho kurumenya kuko ari igihugu kihariye, 
    hari ahantu henshi atakwibuza gusura kuko haba hamukurura. Aho ni 

    ho twita ahantu nyaburanga kandi ni henshi. 

    Aho uzi ibiyaga by’ibivandimwe bya Burera na Ruhondo munsi y’ikirunga 
    cya Muhabura? Uzi ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe i Nyarushishi n’ingoro 
    ya Bikiramariya Umunyamibabaro i Kibeho? Nonese niba utaragera 
    mu Rukari ngo urebe inyubako gakondo z’Abanyarwanda uracyakora 
    iki? Wari wabona Muhazi ku mugoroba izuba rirenga? Naho se imirima 
    y’icyayi, ureba ukabona ibereye ijisho! Naho se ibere rya Bigogwe?
    Ahantu nyaburanga watemberera mu rwa Gasabo ntiwahavuga ngo 
    uhamareyo. Gusa, aho ni hamwe mu ho twarambagije wasura uramutse 
    ubonye akanya. Nawe kandi habaye hari aho uzi ntubuzwa kuharatira 
    bagenzi bawe ubagezaho uko wahasanze. Mu hantu nyaburanga 
    wavuga ntiwakwibagirwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Pariki 
    y’Igihugu y’Akagera. Niba utararabukwa ibirunga ngo ube warabonye 
    ingagi waratanzwe. Kugukumbuza ni ukukwereka amashusho nawe 
    ukaribagira. Iyi ni ingagi ibangikanye n’ikirunga cya Karisimbi, kimwe 
    gisumba ibindi biri kumwe nka Gahinga, Sabyinyo, Muhabura na Bisoke 
    kuko kiri ku butumburuke bwa metero 4.507. Iri sunzu ryererana si imvi 
    cyangwa ifu y’imyumbati, ahubwo ni yo masimbi ujya wumva atamirije 

    impinga ya Karisimbi ari na ho iryo zina rituruka. 


    Ukiri aha mu majyaruguru, ntiwabura no gusura amashyuza mu Karere 
    ka Rubavu. Gusa si ho abarizwa honyine kuko uyasanga no mu Karere 
    ka Karongi n’aka Rusizi. Amashyuza ni amazi ashyushye aturuka 
    hasi mu butaka akagera hejuru arimo kubira. Ugize amahirwe wese 
    yo kuyasura asanga ari ibintu bitangaje. Abaturiye amashyuza mu 
    myemerere yabo, bavuga ko afite izindi ngufu zihariye, ngo abavura 
    indwara zinyuranye zirimo inzoka zo mu nda, amavunane, rubagimpande, 

    indwara z’imitsi, n’izindi ndwara, akaba ari yo mpamvu usanga abantu

    b’ingeri zose bayidumbaguzamo, bayagaramamo abandi na bo 
    bayavoma bakayajyana mu ngo zabo. Bamwe mu babasha kuyasura 
    usanga bayotsamo ibiribwa nk’ibijumba, imyumbati, ibitoki byashya 

    bakabisomeza ayo mazi ashyushye. 


    Wari wabara iki se ntarakugeza ku Karwa k’Amahoro. Wageze mu 
    Karere ka Karongi, ukaza utagasuye nta mahoro wagira bitewe n’uko 
    usanga abantu babyiganira mu bwato butwara abakajyaho. Ngaho 
    irebere nawe uvuge ahandi wabonye heza nk’aha hantu.
    Wageze ku Karwa k’Amahoro unyurwa n’akayaga gahuhera gaturuka 
    mu kiyaga cya Kivu. Ni wo mutima w’uburanga n’ubwiza bw’iki kiyaga. 
    Aka karwa kari mu Kivu hagati, mu rugendo rw’iminota nka 20 mu 
    bwato uvuye ku nkombe. Ni kamwe mu turwa 16 turi mu Karere ka 
    Karongi. Iyo wagasuye ureba zimwe mu nyamanswa zirimo inkende 
    ukanabasha kwitegera ikiyaga neza ureba n’amashyamba meza 
    yakimezeho. Wahageze ntiwabura kuhifotoreza ngo ubike urwibutso 
    rw’ibihe bidasanzwe wahagiriye. 
    Nanone ubwo wageze ku Kivu menya ko kiza ku mwanya wa 
    gatandatu mu bunini muri Afurika. Ntuhave utageze ku mucanga ngo 
    wumve akayaga gahuha gahuhera kagaba ituze ritaha ku mutima 
    nk’uko umuririmbyi yabicuranze. Ntuziteshe kugarama mu ntebe 
    zihateguye zigutegereje ngo witegereze amazi y’urubogobogo afata 
    ibara rihindagurika bitewe n’ikirere. Uzambwire ko hari ahandi nka ho 

    wabonye.

    Inyubako ndende cyane wabonye kugeza ubu ni iyihe niba utaragera 

    muri Kigali? 


    Uwo munara w’Umujyi wa Kigali wawucaho utararamye ngo urebe 
    ukuntu ibicu byiruka ku ijuru ukitaza uwuhunga ugira ngo ukuguye 
    hejuru? Ngaho ihere ijisho umbwire ko atari ikirori? Benshi mu basura 
    Kigali batayiherutse bavuga ko uyu mugi ugenda utera imbere cyane. 
    Hari abavuga ko batungurwa cyane n’inyubako nyinshi nziza zigenda 
    zirushaho kwiyongera. Umunara w’Umujyi wa Kigali (Kigali City 
    Tower) ni wo muturirwa usumba iyindi muri Kigali. Ufite inyubako 18 
    zigerekeranye ukaba mu nyubako nziza ziheruka kubakwa vuba aha. 

    Reka tunanyarukire mu Rugando ku Kimihurura turahasanga Kigali 
    Komveshoni (Kigali Convention Center) n’icyumba cyayo k’inama ifite 
    ishusho imeze nk’iy’inzu nyarwanda ya gakondo, yihinduranya amabara 
    iyo bumaze kwira! Aha gakondo yahujwe na kijyambere maze amata 
    abyara amavuta! Erega iyo nzu ni yo yakiriye inama ya 27 y’Abakuru 
    b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kuva ku itariki ya 
    10 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2016.

    Nakubwiye ko uwarata ahantu nyaburanga mu Rwanda ataharangiza. 
    Gusa reka tunyarukire no ku ngoro y’ Ubugeni n’Ubuhanzi iri i Nyanza 
    mu Rukari. Nitugerayo turahasanga byinshi kandi bishya birimo inka 
    z’inyarwanda zizwi ku izina ry’“Inyambo”. Hari n’abatahira benshi 

    bazitaho bavuga amazina y’inka bakanaririmbira abashyitsi amahamba 

    mu ngoro y’umwami. Ayo mahamba n’amazina y’inka hamwe n’imurikwa 
    ry’inyambo ni ibyongera kwerekana ko uhasanga umuco nyarwanda 
    ukawibonera n’amaso imbona nkubone. Turanasobanurirwa neza 
    iby’umunsi w’umuganura wizihizwa muri Kanama buri mwaka. Uwo 
    munsi ugaragaza imigenzo n’imihango yakorwaga ibwami no mu 
    mpande zitandukanye z’igihugu. Turanasura icyumba cy’abana kiswe 
    “Reka gikure”, cyakira cyanecyane abana bari hagati y’imyaka ine 
    na cumi n’itanu, hagamijwe gutuma bagira ubumenyi mu bijyanye 
    n’imibanire, umuco n’ubuhanzi bizanwa n’amatsiko, guhimba, kwibaza 
    n’ubumenyi rusange bw’abana. Turasura n’ibihangano bishushanyije 
    by’abana b’Abanyarwanda byuzuye mu bice bimwe by’iki cyumba 
    kugira ngo tuzabone uko tubishishikariza abana b’Abanyarwanda.

    Ducumbikiye aha atari uko aho dusura hashize. Turashaka kuguha 
    umwanya ngo nawe utubwire aho watugereye ari ho huzuza uru 
    rugendo rwo kurambagira igihugu cyose. Ngaho haguruka ukigende, 
    ukizenguruke ukimenye neza uzabone icyo ubwira abandi, ejo ba 
    mukerarugendo batakikurusha kandi warakivukiyemo. Ugire urugendo 

    ruhire! 


    I. Inyunguramagambo
    a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu 
    mwandiko.
     1. Guhogoza                          14. Rubagimpande 
     2. Gukurura                             15. Kwidumbaguza
     3. Kumarayo                            16. Gusomeza 
     4. Kurambagiza                      17. Kubara
     5. Kurabukwa                          18. Akarwa 
     6. Gukumbuza                        19. Kwitegera
     7. Kuribagira                            20. Akabyiniriro
     8. Kubangikana                     21. Kurambagira
     9. Gutamiriza                           22. Amahamba 
     10. Amasimbi                          23. Amazina y’inka
     11. Amashyuza                        24. Umutahira 
     12. Ingeri                                    25. Umuganura.

     13. Amavunane 

    b) Koresha aya magambo akurikira mu nteruro wihimbiye 
    ukurikije icyo asobanura mu mwandiko:
     1. Guhogoza                            6. Kwidumbaguza
     2. Kurambagira                      7. Gusomeza
     3. Kuribagira                          8. Kwitegera 
     4. Gutamiriza                        9. Kurambagiza
     5. Amashyuza                      10. Umuganura.
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu magambo 
    yanyu bwite
     1. Ahantu nyaburanga twabonye hagaragara iki kihariye?
     2. Pariki n’ahantu nyaburanga bitaniye he?
     3. Pariki n’ahantu nyaburanga bimariye iki igihugu cyacu?
     4. Toranya muri aya mashusho akurikira afite aho akwibutsa 

    wasomye mu mwandiko. 


    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo bikurikira:

     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?
     2. Ni izihe ngingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri muri uyu mwandiko?
    IV. Kungurana ibitekerezo
    Mwungurane ibitekerezo kuri iyi nsanganyamatsiko:
     Utekereza iki kuri iyi nteruro: “Ubwiza bw’ahantu cyangwa bw’ikintu 
    buba mu ijisho ry’uhareba cyangwa ukireba.” Tanga ingero 

    zumvikanisha neza igitekerezo cyawe. 

    Umunsi wo kwita abana b’ingagi izina wizihirizwa mu Kinigi mu birometero 
    cumi na bitanu uturutse mu mugi wa Musanze. Iki gikorwa abaturage 

    baturiye Pariki y’Ibirunga bakigiramo uruhare bafatanyije n’abashyitsi 

    baba bitabiriye uwo munsi. Ubuheruka uyu munsi wabanjirijwe no gutaha 
    isomero ry’Umurenge wa Kinigi nk’igikorwa kegerejwe abaturage kivuye 
    mu gusaranganya inyungu z’ibiva muri pariki. 
    Mu gihe k’icyumweru hatanzwe ibiganiro ku kurinda urusobe 
    rw’ibinyabuzima, hatahwa ibikorwa remezo byubatswe n’Ikigo k’Igihugu 
    Gishinzwe Iterambere (RDB) ku mafaranga kigenera abaturage baturiye 
    pariki, n’amasosiyete agera kuri mirongo itandatu y’abikorera akorana 
    na ba mukerarugendo abajyana gusura mu Rukari, Kibeho, Nyungwe 
    na Pariki y’Akagera.

    Usibye abaturage, kwita izina byitabirwa kandi n’abashyitsi bavuye 
    imihanda yose. Haba hari ba mukerarugendo n’abandi b’ubusa binjiza 
    amadovize mu Gihugu n’imifuka y’abakozi babitaho ikarushaho 
    kubyibuha. Mbese kwita izina abana b’ingagi ni umunsi ukomeye 
    by’umwihariko ku Banyamusanze. Ari abanyabugeni, ari abahoze ari ba 
    rushimusi muri Pariki y’Ibirunga bagera kuri magana inani bibumbiye mu 
    makoperative y’ubukorikori n’ubugeni, ari abanyamahoteri n’abatwara 
    ba mukerarugendo, bakorera amafaranga atandukanye n’ayo bakorera 
    mu bindi bihe. Abo ba rushimusi bigishijwe ubukorikori n’ubugeni none 
    burabatunze n’imiryango yabo.

    Kuri uwo munsi, abanyabugeni n’abanyabukorikori bacururiza ku 
    muhanda uva Musanze ugana mu Kinigi bunguka amafaranga menshi, 
    ku buryo buri wese ashobora kwinjiza ibihumbi ijana na mirongo itanu. 

    Mu mahoteri usanga ibyumba byashize, ibiryo bikaribwa, inzoga 
    zikanyobwa. Mbese ibintu byose biba bigenda neza cyane, n’abahinzi 
    bakabona isoko ry’umusaruro wabo kuko amahoteri aba akeneye ibyo 
    kugaburira abo bashyitsi. Ikindi, amasosiyete atwara ba mukerarugendo 
    na yo abona akazi kenshi bitandukanye n’indi minsi. Mu Mugi wa Musanze 
    ndetse no mu Murenge wa Kinigi ufatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo 
    habarurwa amahoteri agera kuri makumyabiri acumbikira cyanecyane 
    ba mukerarugendo. 

    Ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga bwahinduye 
    ubuzima bw’abantu bagera ku gihumbi na magana atanu, bubaha 
    akazi hafi ya bose bakesha amaramuko yabo ya buri munsi. Muri 
    bo hari abatwaza ibikapu ba mukerarugendo n’abakora ibikorwa 

    by’ubukorikori n’ubugeni.

    Inyungu zikomoka kuri pariki zigera ku baturage bose bayituriye. 
    Miriyoni zisaga ijana na cumi zashowe mu bikorwa remezo nk’amashuri, 
    imiyoboro y’amazi ndetse n’amashyirahamwe y’abaturage yongererwa 
    ubushobozi. Imirimo yose ijyanye n’ubukerarugendo yaba iyo mu 
    mahoteri cyangwa iyo kubaka urukuta rubuza inyamaswa konera 
    abaturage ikorwa n’abatuye mu murenge wa Kinigi. Uyu murenge 
    wahawe imiyoboro y’amazi kandi wubakirwa amashuri meza ubikesha 
    iryo saranganya ry’inyungu z’ibiva muri pariki. Kubera iyi poritiki 
    yo gusaranganya inyungu z’ibiva muri pariki yatangiye muri 2005, 
    abayituriye barushijeho kubona ko ari iyabo bagira uruhare mu 
    kuyibungabunga, bishimira ibyo yabagejejeho. 

    Akamaro k’ubukerarugendo mu Rwanda rero ni ntagereranywa 
    kuko igihugu kihungukira byinshi birimo kugaragaza isura nziza 
    mu iterambere, ubukungu n’umutekano. Gusa hari ibintu by’ingenzi 
    bigomba kwitabwaho kugira ngo ubukerarugendo butadindira n’ibyo 
    bwari butegerejweho bikagenda nka Nyomberi. 

    Gukurura ba mukerarugendo bisaba kubizeza umutekano no kubakira 
    neza. Umuntu ukeneye kureba ingagi zo mu Birunga nta handi yazibona 
    ataje mu Rwanda. Ahaza kuko ashobora kuhabona umutekano usesuye. 
    Nta mukerarugendo waba afite amakuru y’uko ahantu runaka hatari 
    umutekano usesuye ngo abe yafata umwanzuro wo kuhatemberera azi 
    neza ko ashobora kuhagirira amakuba. 

    Abaturage ndetse n’abanyeshuri bakeneye kumenya akamaro 
    k’ubukerarugendo n’uruhare rwabwo mu guhindura ubuzima bwabo 
    n’ubw’igihugu. Ubukangurambaga bugomba gukorwa ubutitsa ngo 
    bamenye uko bitwara imbere y’ababasura n’imbere y’imico mishya 
    bababonaho.

    Guteza imbere ubukerarugendo ni no gukangurira abanyagihugu 
    gukunda gusura ibyiza bigitatse. Ntibikwiye kumva ko umukerarugendo 
    ari umuntu uturutse mu bihugu bya kure gusa. Ibyiza nyaburanga bitatse 
    igihugu ntibikwiye kuba umwihariko w’abanyamahanga cyanecyane 
    abazungu. N’abenegihugu bakeneye gutembera no kwinezeza. Ni yo 
    mpamvu abanyagihugu akenshi bagabanyirizwa igiciro cyo gutemberera 
    ahari ibyiza nyaburanga ugereranyije n’abanyamahanga. 

    I. Inyunguramagambo
    Koresha mu nteruro zawe bwite amagambo akurikira:
     1. Gukesha amaramuko                4. Ubutitsa
     2. Kudindira                                        5. Inzitizi
     3. Ubukangurambaga                      6. Kugenda nka nyomberi 
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Hitamo igisubizo kiri cyo muri bitatu byatanzwe kuri buri 
    nomero.
     1. Umunsi wo kwita izina abana b’ingagi uba ugamije:
     a) Guhuza abaturiye Pariki y’Ibirunga mu birori bakishima 
    bakarya bakanywa.
     b) Guteza imbere ubukerarugendo no kwinjiriza igihungu 
    amadovize atuma giteza imbere ibikorwa remezo 
    bitandukanye.
     c) Kurwanya ba rushimusi bangiza Pariki y’Ibirunga.
     2. Ubukerarugendo bufitiye inyungu:
     a) Leta yonyine yo yakira amadovize.
     b) Abaturiye pariki bo binjiza amafaranga bakura ku 
    banyamahanga.
     c) Abanyarwanda bose kuko amadovize yinjijwe akoreshwa mu 
    gutunganya ibikorwa remezo bidufitiye akamaro twese.
     3. Igituma ba mukerarugendo bakunda u Rwanda ni uko:
     a) Rwateye imbere mu bukungu
     b) Abaturage bavuga ururimi rumwe
     c) Hari umutekano usesuye kandi bakaba banakirwa neza
     4. Ubukerarugendo bufitiye akamaro kanini ubukungu 
    bw’u Rwanda kuko:
     a) Bugaragaza isura nziza yarwo.
     b) Burata ubukungu bwarwo.

     c) Bwinjiza amadovize menshi.

    5. Kugira ngo ubukerarugendo burusheho guteza imbere 
    ubukungu bw’u Rwanda:

     a) Abanyarwanda bose bogomba kububonamo akazi.
     b) Hagomba gukoramo abantu babihugukiwe kandi babyigiye.
     c) Hagomba kongerwa ibiciro ku basura pariki.
     6. Umukerarugendo ni:
     a) Umunyamahanga gusa uvuye kure uzerera areba imisozi 
    n’amashyamba.
     b) Umuntu wese wirirwa azerera bwakwira akarara ku gasozi 
    cyangwa mu ihoteri.
     c) Umunyamahanga cyangwa umwenegihugu utanga 
    amafaranga kugira ngo asure ibyiza nyaburanga biri mu 
    gihugu mu rwego rwo gutembera no kwinezeza.
     7. Abaturage bahugurirwa ubukerarugendo kugira ngo:
     a) Bage bitondera abazungu batembera igihugu batabaha 
    amafaranga ava mu iterabwoba.
     b) Basabe amadovize abanyamahanga barebye ibintu byabo.
     c) Bamenye uko bakira neza ba mukerarugendo n’uko bacagura 
    mu mico babazanira bagafata itabatesha agaciro.
     8. Ibiciro by’ubukerarugendo biba bito ku benegihugu: 
     a) kuko nta mafaranga bagira.
     b) kuko baba bareba ibintu by’iwabo.
     c) kugira ngo barusheho kubwitabira.
     9. Mu birori byo kwita izina abana b’ingagi: 
     a) Nta ba mukerarugendo baba barimo.
     b) Nta mafaranga baca kuko aba ari umunsi mukuru.
     c) Hinjizwa amafaranga n’andi y’ubusa.
     10. U Rwanda, Uganda na Kenya byashyizeho urwandiko 
    rw’inzira rumwe:

     a) Kuko biri mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika 
    y’Iburasirazuba.
     b) Kugira ngo byongere ibyinjizwa n’ubukerarugendo bityo 
    n’ababonamo akazi biyongere ku buryo bugaragara.
     c) Kuko bifite umugambi wo guhinduka igihugu kimwe.

    11. Kwita izina byitabirwa:
     a) N’abanyamusanze gusa.
     b) Na ba mukerarugendo bonyine kuko ari bo biba byateguriwe.
     c) N’abantu bavuye hirya no hino.
    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ikibazo gikurikira:
     Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
    IV. Kungurana ibitekerezo
    Mwungurane ibitekerezo ku kibazo gikurikira:
     Musanga hakorwa iki kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwakira 
    neza ba mukerarugendo kandi banasobanukirwe n’akamaro 
    k’ubukerarugendo ku Gihugu cyacu?
    V. Umwitozo w’ubumenyi ngiro
    Shushanya ikarita y’u Rwanda ushyiremo ahantu nyaburanga 
    hatanu mu ho wavumbuye mu myandiko wize.
    6.7. Ubwoko bw’amagambo adahinduka: 
    icyungo
    Soma aka gace k’umwandiko maze uvuge imiterere 
    n’umumaro by’amagambo yanditse atsindagiye.
    Nubwo amagambo yavugwaga bwose, nubwo amatorero 
    anyuranye yakomeje kwiyereka ndetse n’intore zigahamiriza, 
    nakomeje gutekereza no kwibaza kuri izo ngagi n’ibyo zakoraga 
    nsanga bitangaje. Niko kwibwiriza negera umwarimu wigisha ku 
    kigo cyacu ngo ansobanurire ibyo nakomezaga kubona. Namubajije 

    ukuntu utwo twana tw’ingagi turi bumenye kwisubiza mu rugo 

    kandi tutazanye na za nyina. Na we ntiyantengushye yampaye 
    igisubizo gisobanutse ko izo nitaga ingagi zitari zo ahubwo bari 
    abana b’abantu bambaye nk’ingagi. Bakaba bari bahagarariye 
    ingagi nyirizina kuko zo zitashoboye kuza mu birori.
    Ibibazo byo gusubiza:
    1. Ubona amagambo yanditse atsindagiye afite uwuhe mumaro mu 
    nteruro? Wayita iki?
    2. Shaka andi magambo akoreshwa kimwe n’aya ku buryo yajya mu 
    bwoko bumwe.
    Inshoza y’icyungo
    Icyungo ni ijambo ritagoragozwa rihuza amagambo abiri afitanye isano: 
    izina n’irindi zina, ntera n’indi, inshinga n’indi nshinga, ikinyazina n’ikindi 
    kinyazina cyangwa rigahuza ibice by’interuro.
    Amagambo aba adahinduka iyo yandikwa kimwe buri gihe. Ni ukuvuga 
    ko adashobora kugoragozwa. Ijambo ritagoragozwa ni iridashobora 
    kugira inteko, rigahora ari rimwe ryaba riherekeje ijambo riri mu bwinshi 
    cyangwa riri mu bumwe. Rero ibyungo biri mu magambo adahinduka. 
    Ibyungo birimo amoko abiri:
    1. Ubwoko bwa mbere ni ubw’ibyungo biva mu nteruro igahindura 
    igitekerezo cyangwa ikagitakaza.
    Gereranya izi nteruro ebyirebyiri:
    a) – Aririmba nk’ufite agahinda. (Ufite agahinda na we baririmba 
    kimwe.)
     – Aririmba ufite agahinda. (Ufite agahinda ni we aririmba.) 
    b) – Yandakariye boshye mbifitemo uruhare. (Nta ruhare mbifitemo 
    ariko ntibyamubujije kundakarira.)
     – Yandakariye mbifitemo uruhare. (Afite impamvu zo 
    kundakarira kuko mbifitemo uruhare.)

    Mu nteruro za kabiri muri aya matsinda yombi y’interuro, nta 
    gereranya ririmo kuko icyungo “nka” cyavuyemo. N’ibisobanuro byazo 
    bitandukanye n’ibisobanuro by’interuro za mbere kuko bivuga ibindi.
    2. Ubwoko bwa kabiri ni ubw’ibyungo biva mu nteruro ntihindure 
    igitekerezo.
    Gereranya izi nteruruo zikurikira ebyirebyiri zikurikirana. 
    a) – Urahinga kandi ushonje?
     – Urahinga ushonje?
    b) – Yandebye maze araseka.
     – Yandebye araseka.
    c) – Arabwirwa ariko ntiyumva.
     – Arabwirwa ntiyumva.
    Izi nteruro uko zikurikirana, ebyirebyiri zisobanura kimwe zaba zirimo 
    ibyungo: “kandi”, “maze” na “ariko” cyangwa bitarimo.
    Amatsinda y’ibyungo akurikije igisobanuro cyabyo
    1. Icyungo na kifashishwa mu kunga cyangwa guhekeranya no 
    kwifashisha.
     Ingero:
     a) Kalisa na Mulisa ni impanga.
     b) Intare n’ingwe ni inyamaswa z’inkazi.
     c) Agenda n’igare iyo agiye ku kazi. 
    Ikitonderwa:
     Icyungo na kigira impindurantego no ikoreshwa imbere y’imbundo, 
    y’indangahantu n’imbere y’umugereka w’ahantu:
     a) Kuzamuka no kumanuka birabusanye. 
     b) Yambujije ibwami no ku karubanda.
     c) Aracisha hepfo no haruguru!
    2. Ibyungo byifashishwa mu kugereranya: nka, boshye:
     a) Agenda nk’uwenda kugwa.
     b) Yikorera nka ruvakwaya.

     c) Arakorora boshye impongo!

    3. Ibyungo byuzuza: ko, ngo
     a) Ndashaka ko muva hano.
     b) Aravuze ngo mukore mutikoresheje.
    4. Ibyungo byifashishwa mu guhitamo: cyangwa, keretse
     a) Birye cyangwa ubireke nta byo wahinze.
     b) Sinumva keretse uvuze cyane.
    5. Ibyungo byifashishwa mu kubangikanya cyangwa mu 
    kubusanya:
    uretse ko, nyamara, nkanswe
     a) Ndamukunda uretse ko atabizi.
     b) Urangaya nyamara ntundusha guhinga neza.
     c) Nange byansinze maze iminsi niga nkanswe uriya udaheruka 
    kureba mu ikaye!
    6. Ibyungo byifashishwa mu kongeraho: kandi, ndetse
     a) Ariga kandi agakora muri hoteri.
     b) Ndamwirukana ndetse noye kumuhemba.
    7. Icyungo kiziganya: iyo
     – Iyo mbimenya simba naje.
    8. Ibyungo byifashishwa mu kuvuga impamvu cyangwa 
    inkurikizi
    : kuko, kugira ngo, none
     a) Yibye none baramufunze.
     b) Ruhuka kuko wakoze.
     c) Ndaje kugira ngo dufatanye.
    9. Icyungo kifashishwa mu kwivuguruza: nako
     – Mpereza, nako mperekeza ndagiye.
    Umwitozo
    Simbuza utudomo dutatu icyungo gikwiye ukuye muri ibi 
    bikurikira: na, no, nko, nka, nkanswe, keretse, cyangwa, kuko, 
    nako, none, kugira ngo, ndetse, kandi

    1. Kamana … Safari baravukana.
    2. … inyange zirapfa … ibyiyone!
    3. Ntira … ntiza igare nyarukire ku maduka.

    4. Yanze kuza … namutumiye.

    5. Aragenda … ku rukuta akubitaho agahanga!
    6. Namuzanye … umubaze icyamuteye kwivumbura.
    7. Nta kica … irungu.
    8. Yasize akinze … urufunguzo ararubuze.
    9. Nta cyo nakora … ubanje kunsobanurira.
    10. Ntiwandenganya … waje utanteguje.
    11. Genda … urorere.
    12. Erega hano mwahahinduye … mu kabari!

    13. Nibishoboka ndaza kugusura … nkuzanire n’umwuzukuru wawe.

    Ku wa kabiri tariki ya 1 Nyakanga 2014, mu Kinigi mu Karere ka 
    Musanze, habereye ku nshuro ya cumi umuhango wo kwita izina 

    abana b’ingagi cumi n’umunani. 

    Najyanyeyo n’abandi banyeshuri twigana mu mwaka wa gatandatu. 
    Uwo munsi wahuriranye n’ikiruhuko kuko twizihizaga umunsi mukuru 
    w’ubwigenge bw’Igihugu cyacu. Ari abanyeshuri ari n’abaturage twese 
    twari twabukereye. Gusa icyanshimishije cyane ni uko umuntu wese 
    wabaga yahageze yahabwaga icyo kurya n’icyo kunywa nta vangura, 
    kandi buri wese akanywa icyo ashaka. Uyu mwaka, insanganyamatsiko 
    yagenewe umuhango wo Kwita Izina ni “Kubungabunga ibidukikije 
    haterwa inkunga abafatanyabikorwa mu kurinda umutungo kamere 
    wacu.” Ni mu gihe ingagi zo mu birunga zizwiho gukurura ba 
    mukerarugendo benshi bava mu bice bitandukanye by’isi. Igituma 
    duhamagarirwa kubungabunga ubuzima bwazo ni uko zisigaye hake ku 
    isi, harimo aha muri Pariki y’Ibirunga, ihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, 
    Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Uganda.

    Kuva mu gitondo kugeza hafi saa tanu z’amanywa, mu muhanda uva 
    mu mugi wa Musanze werekeza mu Kinigi abantu bari uruvunganzoka, 
    bagenda umwe ku wundi, kandi bose bishimye. Mu gihe twari 
    tugitegereje abayobozi, abitabiriye ibirori bagendaga bahabwa icyayi, 
    ababishoboye bagafata agakawa, kuko mu Kinigi haba imbeho nyinshi 
    cyane. Hari amatorero n’andi y’ubusa yakomezaga gusimburana 

    asusurutsa abantu bari bateraniye aho.

    Hari intore, abahanzi batandukanye baririmba ku giti cyabo ndetse habaye 
    n’irushanwa ryo kubyina. Byatumye mbona abahanzi batandukanye 
    imbonankubone, kuko ubundi najyaga numva kenshi indirimbo zabo kuri 
    radiyo. Nahise numva nange ngomba kuzaba umuhanzi. 
    Abayobozi bamaze kuhagera, buri wese mu bafashe ijambo yashimiye 
    abitabiriye uwo muhango anasaba imbaga yari iteraniye aho 
    guharanira ubusugire bw’ingagi cyanecyane ko zinasigaye hake cyane 
    ku isi. Nyuma yaho hakurikiyeho kwita amazina abana b’ingagi. Nge 
    njyayo sinumvaga ukuntu ingagi ziza kuza zikajya mu birori maze 
    bakazita amazina zarangiza zigataha mu ishyamba. Ihurizo rikomeye 
    ryari ukuntu abana b’ingagi bari buze cyangwa niba turi bubasange mu 
    ishyamba. Namwe se si ko mwabikekaga? Mbandikiye iyi nkuru ngo 
    abatarahageze mwumve uko byagenze.
    Abana b’ingagi ntaramenya ko bari abana b’abantu bihinduye ingagi 
    nagiye kubona mbona barahasesekaye, bajya mu myanya. Nahise 
    ntangara cyane ndiyamira. Uwo bajyaga kwita izina yaratambukaga 
    akigira imbere abantu bakamubona bakamufotora. Natangajwe 
    cyane n’uburyo ingagi zizi ubwenge nk’ubw’abantu neza neza. Zimwe 
    bamaraga kuzita zigaseka, zikigaragura aho mu kibuga ndetse 
    zikadukorera n’amasiporo, tukazikomera mu mashyi twishimye. Na zo 
    zikishima, zarangiza zikamenya gusubira mu mwanya wazo! 
    Nakomeje gutangara ntangarira utwo tugagi duto, uko twumvira 
    n’uko twubahiriza ibijyanye n’umuhango nk’aho ari abantu! Iyo 
    bahamagaraga yigiraga imbere bakavuga se na nyina, barangiza kuyita 
    izina igasubira mu mwanya wayo, hakaza indi. Natangajwe no kumva 
    abanyamahanga bita ingagi amazina y’Ikinyarwanda. Ayo nibuka 
    ni “Birashoboka, Masunzu, Ndengera, Imikino, Inkindi, Nkurunziza, 
    Nakure na Nkundurwanda, Twiyubake na Kwigira, Isange, Tebuka, 
    Ubukombe na Mboza.”

    Mu magambo yahavugiwe igikorwa kigana ku musozo, hibanzwe 
    cyanecyane ku kamaro Pariki y’Ibirunga ifitiye abayituriye n’ubufatanye 
    bugomba kuba hagati y’abaturage n’ubuyobozi kugira ngo umusaruro 
    itanga urusheho kubageraho no kubagirira akamaro. Mu bikorwa 

    bakesha uwo musaruro harimo kubaka amashuri, kugeza amazi meza 
    ku baturiye ibirunga n’ibindi. Abanyarwanda bakanguriwe kurushaho 
    gusura ingagi cyanecyane ko bafite amahirwe yo kuba muri bake 
    bazisigaranye ku isi. Umunyanijeriya yavuze ko ingagi z’iwabo baziriye 
    bakazitsemba twese tugwa mu kantu! Rubanda rurarya da! N’ukuntu 
    ingagi iteye neza neza nk’umuntu bagatinyuka bakayirya? Yewe, 
    agahugu umuco n’akandi umuco koko!

    Mbere y’uko intore zihamiriza ngo zisoze ibirori byacu nk’uko bisanzwe 
    mu Kinyarwanda, umushyitsi mukuru, umugabo munini w’amasoso 
    wambaye n’amataratara, yahawe ijambo yongera gushimangira ko 
    ingufu zizakomeza gushyirwa buri munsi mu kurushaho kubungabunga 
    ubusugire bw’ingagi zo mu birunga. Ni n’icyo cyansigayemo cyonyine!

    Nubwo amagambo yavugwaga bwose, nubwo amatorero anyuranye 
    yakomeje kwiyereka ndetse n’intore zigahamiriza, nakomeje gutekereza 
    no kwibaza kuri izo ngagi n’ibyo zakoraga nsanga bitangaje. Niko 
    kwibwiriza negera umwarimu wigisha ku kigo cyacu ngo ansobanurire 
    ibyo nakomezaga kubona. Namubajije ukuntu utwo twana tw’ingagi 
    turi bumenye kwisubiza mu rugo kandi tutazanye na za nyina. Na we 
    ntiyantengushye yampaye igisubizo gisobanutse ko izo nitaga ingagi 
    zitari zo ahubwo bari abana b’abantu bambaye nk’ingagi. Bakaba bari 
    bahagarariye ingagi nyirizina kuko zo zitashoboye kuza mu birori.

    Nange ngatangare ukuntu inyamaswa yitwara nk’umuntu kuva ibirori 
    bitangira kugera birangira! Ubwo ni bwo nasobanukiwe, naho ubundi 
    nari ngiye gutaha numva ko ingagi ari abantu neza neza. 
    Uko bimeze kose byari bishimishije, nawe nubona akanya ibirori 

    by’ubutaha ntibizagucike.

    I. Inyunguramagambo
    a) Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu 
    mwandiko:

     1. Twari twabukereye                    6. Kwiyamirira
     2. Insanganyamatsiko                    7. Agahugu umuco akandi umuco
     3. Uruvunganzoka                         8. Kwiyereka
     4. Gususurutsa                                 9. Gutenguha.
     5. Gusesekara
    b) Koresha, mu nteruro, aya magambo akurikira:
     1. Twabukereye
     2. Kwiyereka. 
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu magambo 
    yanyu bwite:
     1. Ibirori bivugwa mu mwandiko bishingiye ku ki? 
     2. Ibyo birori byabereye he kandi byitabirwa na ba nde? 
     3. Uyu muhango ko ukorwa buri mwaka uba ugamije iki? 
     4. Sobanura muri make uko umuhango wo kwita izina abana 
    b’ingagi ugenda. 
     5. Mu mazina yahawe ingagi haragaragaramo ibihe byifuzo? 
     6. Ni iki gishobora kuba cyaratumye ingagi z’ahandi zicika? 
     7. Kuki utubwira iyi nkuru yavuze aya magambo ngo “agahugu 
    umuco akandi umuco”? 
     8. Ubara iyi nkuru ni muntu ki? 
     9. Ikibazo yakomeje kwibaza ni ikihe? Yaje kugisubizwa ate? 

     10. Ubutumire aduha asoza inkuru ye ni ubuhe?

    III. Gusesengura umwandiko
    Musubize ibi bibazo bikurikira:
     1. Erekana ibice by’ingenzi bigize uyu mwandiko, uvuge aho buri 
    gice gitangirira n’aho kirangirira.
     2. Uyu mwandiko wawita iki ukurikije uko utangira, ibivugwamo 
    n’uko urangira?
    6.9. Inkuru
    a) Ibiranga inkuru
    Inkuru irangwa n’ibi bikurikira:
    1. Ubara inkuru/umubarankuru.
    2. Igihe n’aho ibintu byabereye.
    3. Uko ibyabaye byatangiye.
    4. Uko ibyabaye byagenze.
    5. Abagize uruhare mu byabaye.
    6. Uko byarangiye.
    b) Kubara inkuru ni iki?
    – Kubara inkuru ni ukugeza ku bandi ibyo umuntu yabonye cyangwa 
    yumvise abyanditse cyangwa abivuze. Kuvuga ibyo wabonye ni ko 
    kubara inkuru.
    – Iyo ubara inkuru uba uri umubarankuru ukavuga ibyo wabonye uko 
    byagenze. 
    – Kugira ngo inkuru ibe yuzuye igomba kugaragaza uruhererekane 
    rw’ibikorwa, uwabikoze cyangwa ababikoze, aho byabereye, igihe 
    byabereye, uko byagenze, impamvu yabiteye n’uko byarangiye. 
    – Burya aba afite ibibazo agenda asubiza atabizi: Habaye iki? Ni nde 
    wabigizemo uruhare? Ni iki cyabigizemo uruhare? Byabereye he? 
    Hari ryari? Byagenze bite? Kubera iki? 
    – Igihe ubara inkuru, ushobora kubikora muri ngenga ya mbere niba 
    ibyo uvuga cyangwa wandika byabaye warabigizemo uruhare. 

    Urugero: Abana b’ingagi koko nagiye kubona mbona barahasesekaye, 
    bajya mu myanya.
    – Mu gihe utabigizemo uruhare, witabaza ngenga ya kabiri cyangwa 
    iya gatatu. 
     Urugero: Abana b’ingagi koko ukabona barahasesekaye, bakajya 
    mu myanya.
     Urugero: Abana b’ingagi koko abona barahasesekaye, bajya mu 
    myanya.
    – By’umwihariko iyo wandika inkuru, ubanza kuyikorera imbata. 
    Intangiriro: Kuvuga muri make icyo ugiye kuvugaho
     Igihimba: Kuvuga uko ibikorwa byagiye bikurikirana kuva ku cya 
    mbere kugera ku cya nyuma, buri gikorwa kikiharira igika

     Umusozo: Inshamake y’ibyabaye n’isomo bitanga.

    Umwitozo
    Guhanga bandika
     Umaze gusoma imyandiko no kureba amashusho kuri pariki z’Igihugu 
    n’ahantu nyaburanga. Ni nk’aho wasuye aho hantu naho waba wari 
    utarahagera. Andika inkuru kuri uru rugendo ugaragaza ibyiza 
    wabonye hamwe muri aha hantu ugereranyije n’ibyo wari warumvise 

    bahakubwiraho.

    6.10. Ubwoko amagambo adahinduka: 
    imigereka/ ingera
    Musome aka gace k’umwandiko maze mugerageze gutahura 
    imiterere n’umumaro by’amagambo yanditse atsindagiye:
     Kuva mu gitondo kugeza hafi saa tanu z’amanywa, mu muhanda uva 
    mu mugi wa Musanze werekeza mu Kinigi abantu bari uruvunganzoka, 
    bagenda umwe ku wundi, bishimye, kandi bambaye neza. Twahageze 
    kare maze mu gihe twari tugitegereje abayobozi, abitabiriye ibirori 
    bagendaga bahabwa icyayi, ababishoboye bagafata agakawa, kuko 
    mu Kinigi haba imbeho nyinshi cyane. Hari amatorero n’andi y’ubusa 
    yakomezaga gusimburana asusurutsa abantu bari bateraniye aho.
    Ibibazo byo gusubiza: 
    1. Amagambo yanditse atsindagiye urumva avuga iki?
    2. Yongera iki mu nteruro?
    3. Wayita iki uhereye ku miterere n’umumaro wayo?
    4. Ukurikije icyo asobanura ubona aya magambo wayashyira mu moko 
    angahe? 
    a) Inshoza y’umugereka/ingera
    Umugereka ni ijambo ritagoragozwa, risobanura izina, ntera, inshinga, 
    cyangwa undi mugereka. Ni ijambo ryumvikanisha uburyo, igihe, inshuro 
    ikintu gikorwa cyangwa ahantu gikorerwa.
    b) Amoko y’imigereka/ingera
    1. Umugereka w’uburyo
     a) Uyu mwana aririmba neza.
     b) Noneho ko Kibwa asa nabi?
     c) Humura ndavuga buhoro.
     d) Gira vuba tugende tudakererwa.
    2. Umugereka w’igihe

     a) Nageze hano kare.

    b) Mbe Bihehe ko ugenda nijoro?
     c) Uyu mugabo muzi kuva kera.
    3. Umugereka w’inshuro
     a) Vuga rimwe gusa mbasohore.
     b) Ubunyereri bunyigeze kabiri.
     c) Nturenze inshuro eshanu z’ako kebo.
    4. Umugereka w’ahantu
     a) Aryamye hejuru y’ameza.
     b) Agiye hakurya y’uruzi.

     c) Ipusi ikunda munsi y’ameza.

    Imyitozo:
    Subiza ibi bibazo bikurikira:
     1. Shaka iyindi migereka y’uburyo uyikoreshe mu nteruro zawe 
    bwite. 
     2. Shaka iyindi migereka y’igihe uyikoreshe mu nteruro zawe 
    bwite. 
     3. Shaka iyindi migereka y’inshuro uyikoreshe mu nteruro zawe 
    bwite. 
     4. Shaka iyindi migereka y’ahantu uyikoreshe mu nteruro zawe 

    bwite. 

    Mfashe ko:
    – Ubukerarugendo bufitiye Igihugu cyacu akamaro kanini. Bwinjiriza 
    Igihugu amadovize, butuma ibidukikije bibungabungwa ndetse 
    abaturiye ibyiza nyaburanga n’Abanyarwanda muri rusange 
    bakegerezwa ibikorwa remezo. Biryo tugomba kubungabunga 
    ibidukikije.
    – Hari amagambo yabugenewe ku mwami no ku ngoma. Kubera 
    ko umwami yari yubashywe cyane ndetse n’ingoma na yo yari 
    yubashywe cyane.
    – Pariki y’Akagera irimo ibyiza byinshi bitatse u Rwanda. Twavugamo 
    indyanyama n’indyabyatsi, inyoni, umwuka mwiza, ibiti by’amoko 

    menshi, ibiyaga n’ibindi.

    – Pariki y’Ibirunga ituwe n’ingagi zikurura ba mukerarugendo benshi. 
    – Hari ahantu henshi nyaburanga mu Rwanda. Twavuga nk’i Kibeho, 
    kuri Muhazi n’ahandi henshi.
    – Hari amagambo y’ibyungo n’imigereka adahinduka ngo yisanishe 
    mu nteruro.
     Urugero: – Nubwo utambonye, ni ubwo bunyobwa nashakaga.

    – Nubwo ugiye ni utwo tunyobwa nashakaga

    6.11. Isuzuma risoza umutwe wa 

    gatandatu
    Akamaro k’ubukerarugendo 
    Ubwiza bw’u Rwanda buhera mu murwa mukuru warwo wa Kigali. 
    Isuku yawo ni cyo gitego yatsinze indi migi yo muri aka karere ndetse 
    no mu mahanga. Imiturirwa igenda yiyongera ubutitsa, imihanda mishya 
    ishyirwamo kaburimbo, kandi hagateganywa umwanya w’ubusitani 
    n’uwo guteramo ibiti kugira ngo Kigali ikomeze kugira akuka keza. 
    Iri terambere rijyana n’isuku, ni ryo rituma n’umubare w’abashyitsi 
    bagenderera u Rwanda ukomeje kwiyongera ubutitsa. Abenshi kandi 
    baza mu rwego rw’ubukerarugendo, baje kwirebera ibyiza bitatse u 
    Rwanda.

    Ubukerarugendo ni kimwe mu bintu byinjiza amafaranga menshi mu 
    gihugu. Bushobora gufasha mu kurwanya ubukene, kandi bugafasha 
    igihugu gutera imbere iyo bwitaweho.
    Mu bihugu byinshi, ubukerarugendo bufite uruhare rukomeye mu 
    iterambere kubera ko bufasha igihugu kubona amafaranga y’amadovize, 
    kandi bugatuma abenegihugu babona imirimo.Mu bihugu bikiri mu 
    nzira y’amajyambere n’icyacu kirimo, ubukerarugendo bufite akamaro 
    cyane.

    Mu bintu bikurura ba mukerarugendo mu bihugu byacu harimo: 
    ikirere kiza kidashyuha cyane kandi ntigikonje bikabije, imisozi iteye 

    amabengeza, n’ibinyabuzima bitandukanye. Ibyo usanga biboneka 

    cyane mu byaro byacu. Ibintu ba mukerarugendo bakenera usanga 
    bidahenze. Akenshi bakenera ibintu bikorwa n’abanyabukorikori bacu, 
    abanyabugeni, ababoshyi n’abakora imitako itandukanye. Impamvu ni 
    uko ibyo baba bakeneye ari ibyo batabona iwabo. Kubera izo mpamvu, 
    ubukerarugendo bwadufasha kwihangira imirimo kandi itagombera 
    igishoro kiremereye.
    Ubukerarugendo bufasha kandi izindi nzego z’ubukungu gutera imbere, 
    harimo amahoteri, amaresitora n’utubari.
    Ubukerarugendo budufasha no kumenya agaciro k’umuco wacu. Imbyino 
    zacu n’ibihangano gakondo, iyo tubona bikunzwe n’abanyamahanga, 
    bidutera natwe ishema kumva ko bidufitiye akamaro, maze bikadutera 
    umwete wo kubisigasira. 
    Ba mukerarugendo rero baje gusura ibyiza biri muri pariki zacu, zirimo 
    iy’Akagera na Nyungwe, ariko cyanecyane ingagi zo mu birunga. Hari 
    kandi n’abazanwa no kwirebera ahari amahirwe mu ishoramari kubera 
    uburyo u Rwanda ruborohereza. Kuri abo yiyongeraho abaza baje 
    kwitabira inama mpuzamahanga zibera mu Rwanda. Aba bose ni ko 
    baba bakeneye aho kwidagadurira, kugura ibicuruzwa bitandukanye, 
    ariko kandi iyo izuba rirenze, aba bashyitsi bakenera aho barambika 
    umusaya muri hoteri zitandukanye.
    Abo bashyitsi rero bafite akamaro gakomeye ku Rwanda rwacu. 
    Bakwiye kwakirwa neza kuko ari abashyitsi b’imena iwacu. Kubakira 
    neza ni ukumenya kubavugisha mu kinyabupfura kandi tukababanira 
    kivandimwe. Iyo basuye igihugu cyacu ni twe bigirira akamaro. 
    Namwe rero banyeshuri nimucike ku ngeso zo kubona abazungu 
    mukabashungera nk’aho ari ibikoko. Kubakomera ngo “muzungu, 
    muzungu”, ni ukugaragaza ubujiji n’uburere buke. Ingeso yo 
    kubasabirizaho na yo muyicikeho, ahubwo mutekereze icyo mwakora 
    cyatuma namwe bababona nk’abana b’abanyabukorikori. 
    Ibyo mwakora birahari. Hari nko kubaka inzu no gukora imodoka mu 
    bikenyeri, gushushanya ibintu bitandukanye ndetse no kubayobora mu 
    gihe babikeneye. Muge kandi mukoresha indimi mwiga mu mashuri 

    muganire na bo, kuko muziga kugira ngo muzikoreshe. Nimubigenza 
    mutyo, muzaba mwigaragaje nk’abana barezwe kandi bashyira mu 
    bikowa ibyo bize. 
    I. Inyunguramagambo
    1. Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko:
     a) Abanyabukorikori d) Gusigasira 
     b) Abanyabugeni e) Gushungera
     c) Igishoro f) Kubakomera.
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    1. Ni iki gituma abanyamahanga basura u Rwanda bagenda biyongera? 
    2. Abasura u Rwanda bazanwa n’iki? 
    3. Ubukerarugendo bufitiye Igihugu cyacu akamaro kanini? Sobanura.
    4. Ni ubuhe bufasha abanyamahanga basura u Rwanda baba bakeneye? 
    5. Ni gute dukwiye kwakira ba mukerarugendo?
    6. Uramutse utuye aho ba mukerarugendo bakunze gutemberera 
    wakora iki kugira ngo nawe ugire icyo wabagurisha aho kubasabiriza?
    III. Ikibonezamvugo
    1. Soma neza aka gace k’umwandiko utahuremo ibyungo 
    n’imigereka ubigaragaze. 
     Mu bintu bikurura ba mukerarugendo mu bihugu byacu harimo: 
    ikirere kiza kidashyuha cyane kandi ntigikonje bikabije, imisozi iteye 
    amabengeza, n’ibinyabuzima bitandukanye. Ibyo usanga biboneka 
    cyane mu byaro byacu. Ibintu ba mukerarugendo bakenera usanga 
    bidahenze. Akenshi bakenera ibintu bikorwa n’abanyabukorikori 
    bacu, abanyabugeni, ababoshyi n’abakora imitako itandukanye. 
    Impamvu ni uko ibyo baba bakeneye ari ibyo batabona iwabo. Kubera 
    izo mpamvu, ubukerarugendo bwadufasha kwihangira imirimo kandi 

    itagombera igishoro kiremereye.

    IV. Ikeshamvugo
    1. Huza imvugo ziri mu ruhushya A n’ibisobanuro byazo biri 

    mu ruhushya B

    2. Uzuza izi nteruro ukurikije uko bita imvugo cyangwa urusaku 

    rw’ibintu bikurikira: 


    IV. Kubara inkuru: 
    Tekereza ku hantu waba warigeze kujya mu rugendo: ku isoko, mu munsi 
    mukuru, gusura abantu, cyangwa urundi rugendo urwo ari rwo rwose 
    maze uhereye ku biranga inkuru twize, utubwire inkuru y’uko byagenze 

    utarengeje ipaji ebyiri.

    Imyandiko y’inyongera
    Umuvugo: Dore inama banyeshuri
    Niba wiga uri mu ishuri
    Uramenye imirimo wasize iwanyu
    Uramenye impamba baguhaye
    Umenye gukurikirana ibyo wiga
    Ubwo wirinde kubura byose.

    Umenye amategeko agenwa n’ishuri
    Ko bayakurikiza uko yatanzwe
    N’amafaranga agurwa ibyo ukeneye
    Yari akwiye gukora ibindi
    Wite ku masomo yakujyanye.

    Niba uvuye kwiga kandi
    Ntugatinzwe no gusamara
    Jya ukina wiruka ugana iwanyu
    Ubafashe imirimo y’umugoroba
    Uzi ko itavunanye ariko ni myinshi.

    Usenge Imana iteka ryose
    Ni yo mubyeyi usumba byose
    Ni umukungu utunze byose
    Ihorana ubuntu igabira bose
    Irinda iwanyu mu bihe byose.
    Mwana kunda umurezi wawe

    Ari na we mwarimu ukwigisha
    Uzajye umwumvira muri byose
    Ashinzwe ubwenge n’umuco byawe
    Ni umubyeyi ungana so na nyoko.

    Arakwitangira buri munsi
    Amasomo atanga akayategura
    Akanayagenera imfashanyigisho

    Wamara kwicarana n’abandi

    Akayaguhana umutima mwiza.
    Uhorane umwete uge umwigana.
    Ijambo ryose avuze uritore
    Riba ribumbiyemo ubuhamya
    Cyangwa inama z’ingirakamaro
    Zizakugenga ubuzima bwawe bwose.

    MINISITERI Y’UBUREZI 2000, Gusoma 6, Igitabo Cy’umunyeshuri Imprimerie Scolaire, 

    urup. 6-7. 

    Insigamigani: Byahumiye ku mirari!

    Iyi mvugo bayikoresha iyo babonye umuntu wongereye andi matwara na yo 
    adahwitse ku mico bari basanzwe bakemanga; ni bwo bagira bati: “Noneho 
    yahumiye ku mirari.” Wakomotse kuri Rwamanzi w’Umunyagisaka, ari kwa 
    Cyirima Rujugira i Ntora mu Bwanacyambwe (Kigali); ahayinga umwaka wa 
    1700.

    Kuri iyo ngoma, i Gisaka hateye inzara ndende ihaba icyorezo. 
    Abanyagisaka bagumya guhaha mu bihugu byegeranye. Ubwo 
    bahahishaga impu z’ingwe kuko ari cyo gihahishwa bari bagishobora 
    kubona ku bw’umuhigo n’umutego w’inyamaswa. Inzara irakomeza 
    ica ibintu biratinda. Bigeze aho umugabo witwa Muhoza wari se wabo 
    wa Kimenyi Rwahashya umwami w’i Gisaka, abura icyo ahahisha, 
    ahaguruka iwe ajya gusaba umuhungu wabo impu zo guhahisha. Agezeyo 
    aramubwira ati: “Inzara yandembeje, none nje kugusaba impu z’ingwe 
    zo guhahisha!” Kimenyi aramwumvira, aramwitegereza mu bumenyi 
    bwe, dore ko yitwaga Kimenyi; ati: “Kandi gahu k’ingwe nkwambara 
    nkutinya.” Ubwo yamuhanuriraga ko mu nda ye hazakomoka umwami 
    uzatsinda i Gisaka.

    Muhoza yumvise amubwiye atyo ararakara. Aramubaza ati: “Mwana 
    wange ni uko umbwiye?” Yungamo iti: “Iyi nzara irantsinda ahandi 
    itantsinze mu gihugu cya data na sogokuru”. Arikubita arataha, ariko 
    ataha adatashye. Bigeze nijoro aracika, acikana n’abana be barimo 
    umukobwa we Rwesero na mwishywa we Rwamanzi; bacikira mu 
    Rwanda. Baraza basanga Cyirima i Ntora mu Bwanacyambwe; aho 
    niho ubu bita ku Gisozi, bahatunguka ku gasusuruko.
    Muhoza atuma umugabo Mutamura kumuvunyishiriza ibwami; ati: 
    “Genda umbwirire Cyirima, uti Muhoza aragushaka ngo mubonane”. 

    Mutemura ajya kuvuga ubutumwa. Cyirima yumvise ko ari Muhoza 
    aratangara, ati: “Ubwo se Muhoza azanwe n’iki? Yatangazwaga n’uko 
    yari asanzwe azi ko ari se wabo wa Kimenyi, ntiyumve ikimugenza mu 
    Rwanda. Abwira Mutemura ati: “Hogi umubwire muzane”. Aragenda 
    amuzana mu rugo, bamwiteguranye icyubahiro kinini. Bararamukanya, 
    bamuha intebe aricara, bazana inzoga baramuha, ayisangira na 
    Mutemura kuko nta mwami wasangiraga.
    Haciyeho iminsi, Cyirima ajya kumusura. Agezeyo abona umukobwa 
    we Rwesero aramubenguka, aramushima aramurongora, babyarana 
    Ndabarasa, wamuzunguye ku ngoma akitwa Kigeli. Ubwo bwa bumenyi 
    bwa Kimenyi rero buba buruzuye, bwa bundi yabwiraga Muhoza ati: 
    “Kandi gahu k’ingwe nkwambara nkutinya”.

    Dore rero ko Muhoza yari yaracikanye n’uwo mukobwa we Rwesero 
    na mwishywa we Rwamanzi, bombi barebaga imirari, ni cyo gituma 
    Abanyarwanda bakuru, bavuga ko imirari yaturutse i Gisaka. 

    Rwamanzi uwo yari umukogoto wo kuboneza imyambi, akamenya no 
    kwizibukira akaburarugero. Aho amariye kumenyana n’Intarindwa 
    (umutwe w’ingabo za Cyirima), bajya kumasha hamwe agumya 
    guhamya, arusha benshi mu Ntarindwa. Bamaze kumasha bajya 
    kurasa impiru, ngo barebe urusha abandi kwizibukira, na bwo 
    Rwamanzi arabarusha. Havamo umugabo wo mu Ntarindwa witwaga 
    Sebuharara, ati: “Nimureke murase, niyizibukira araba aturusha twese”. 
    Bose barabyemera. Bajyana mu ruhando, Rwamanzi aritanganika, 
    Sebuharara aramuforera, arinjiza, ararekera. Rwamanzi agize ngo 
    arizibukira, undi aba yamugemye impiru mu jisho rwagati. Ripfa 
    ubwo, arahumiriza. Abahungu bariyamirira bati: “Rwamanzi ahumiye 
    ku mirari!” Barabikuririza, bijya mu bitaramo, babiharara mu mvugo 
    birarimbanya, bigeza ubwo bihindutse umugani. Nuko babona umuntu 
    usanzwe atari yibereyeho agwiriwe n’indi nsongerezi, bati: “Naka 
    yahumiye ku mirari”! Naho byaba ari ibintu bizambijwe n’indi nkomyi 
    y’inkonkobotsi, bati: “Byahumiye ku mirari”. 

    Guhumira ku mirari = kongera ibibi mu bindi.

    Minisiteri y’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirari 
    by’insigamigani, igitabo cya kabiri, urup. 101-102

    Insigamigani: Arata inyuma ya Huye
    “Arata inyuma ya Huye!”, ni imvugo bavuga iyo babonye umuntu 
    uhondogera abatamwitayeho. Wakomotse ku ngaruzwamuheto 
    y’Umurundi, ivugana na Nyarwaya rwa Mazimpaka; ahagana mu mwaka 
    wa 1700. 
    Igihe kimwe Yuhi Mazimpaka yashatse gutera Umurundi witwaga 
    Rusengo rwa Kanagu. Bageze kwa Rusengo arabanesha, ingabo 
    ziratabaruka. Noneho ibwami babibonye batyo baragisha (baraguriza 
    icyatsinda Rusengo); bereza umusozi witwa Huye. Ubwo Nyarwaya 
    asubira kwa Rusengo na none ari we mugaba; ariko agenda yitwa 
    Huye. 
    Mu ngabo batabaranye hakabamo Umurundi bari baranyaze kwa 
    Rusengo amambere. Bageze mu nzira ahamagara Nyarwaya, ati: 
    “Nyarwaya!” Nyarwaya aramwiyama. Umurundi ati: “Umva mwana 
    w’umwami”, Nyarwaya, ati: “Unyita umwana w’umwami umbonye mu 
    ngoma?” Ati: “Mbe mugirwa w’umwami ko nguhamagara ntunyitabe!” 
    Nyarwaya, ati: “Unyita umugirwa umbonye mu bigega?” 

    Umurundi ararakara; ati: “Nyihorera nitugera mu ngoro ngari mu 
    ngombe kwa Rusengo uzanyitaba ntaguhamagaye!” Nyarwaya, ati: 
    “Nyabusa si ukwanga kukwitaba, ahubwo ni uko natabaye nitwa 
    Huye”. Umurundi ati: “Ubwo bwose kubwira intumva byabaye guta 
    amagambo inyuma ya Huye?” Barakomeza baratabara. Bageze kwa 
    Rusengo basanga yagiye kurarira i Kuzi kwa Mutaga. Umurundi 
    atangira gutata kuko ari we wari uzi iby’iwabo. 

    Rusengo arashyira araza. Umurundi abwira Nyarwaya, ati: “Rusengo 
    yaje”. Ubwo Nyarwaya yambara imyambaro y’ubugaba, ajya imbere 
    y’ingabo yitwaje intorezo; batera Rusengo. Batungutseyo, Rusengo 
    akubise Nyarwaya amaso agira ubwoba; aramubaza ati: “Mbe mwana 
    w’umwami!” Nyarwaya, ati: “Winyita umwana w’umwami ntumbonye 
    mu ngoma!” 

    Rusengo, ati: “Mbe mugirwa w’umwami!” Nyarwaya, ati: “Unyita 
    umugirwa w’ibwami umbonye mu bigega?” Rusengo, ati: “Izina 
    nguhamagaye ko uryanga ubundi witwa nde?” Nyarwaya, ati: “Nabishe 

    nahindutse, nitwa Huye!” Rusengo, ati: “Uhinduka ngo ubigenze ute?”

    Nyarwaya, ati: “Uko mbigenza urabyibonera!” Ati: “Naje ndi Huye 
    Karuretwa Imanzi y’Uburunga, nyamunyaga amagana amapfizi 
    agapfana umurindo; naje ndi umugabo Rwakigenda, mugabo ugenda 
    ishyamba; mugabo uvoma urugina mu magara y’undi mugabo. 
    Naje wanjwe ay’ubusa nta bwo ngusiga naje!” Rusengo yumvise 
    amagambo ya Nyarwaya biramurakaza. Arihandagaza, ati: “Ndi Kibibi 
    kibunga, ndi Kigera cya Bizoza, ndi Kirashi nyamukanura, naragerereje 
    mva i Burundi ngeze i Bunyabungo ngira Umukara w’iya Ntegeyimana 
    utihonda ubusenzi nk’inyarwanda; ngira Sine riba mu misange y’epfo, 
    iyo inka zipfa ntizipfe ubusa zikagurwa ibisanga byuje inda z’abarenzi, 
    ibirapfarapfa bikagurwa imisagavu n’imigombora; akabyosa Ntoki 
    zitoba inkwanzi, (umugore we) umukobwa wa Ntawumwanga; ati: 
    “Ngira na Nyiri imiringa, irindwi, umukobwa wa Nyamurinda, waje 
    ku mpeshyi no ku ruhira, ukabanza ari urutembabarenzi; ati: “Ngira 
    n’Urusaro rwa Nzikwesa ruresaresa umusore mu museke rwamugeza 
    mu isezeraniro rukamusoka isonga y’ururimi, Nyiri u Burundi ati: 
    “Sabwa”. 
    Ubwo bahera ko barasakirana bararwana. Rusengo akubita Nyarwaya 
    inshuro amusumiye; agiye kumusubirana i Kuzi kwa Mutaga, wa 
    murundi agoboka Nyarwaya afata Rusengo amaguru; Nyarwaya 
    aramubyukana amukubita intorezo ye amuca igihanga. Wa murundi 
    abwira Nyarwaya ati: “Sinakubwiye ko nitugera mu ngoro ngari mu 
    ngombe kwa Rusengo uzanyitaba ntaguhamagaye!”. 

    Nuko amaze kumwica, banyaga Umukara w’iya Ntegeyimana, 
    anyaga Sine riba mu misange y’epfo iyo inka zipfa ntizipfe ubusa 
    zikagurwa ibisanga byuje inda z’abarenzi, ibirapfarapfa bikagurwa 
    imisagavu n’imigombora, akabyosa Ntoki zitoba inkwanzi, umukobwa 
    wa Ntawumwanga; anyaga Urusaro rwa Nzikwesa ruresaresa 
    umusore mu museke rwamugeza mu isezerano rukamusoka isonga 
    y’ururimi nyir’u Burundi, ati: “Sabwa”; anyaga Nyiri imiringa irindwi 
    umukobwa wa Nyamurinda waje ku mpeshyi no ku ruhira akabanza ari 
    urutembabarenzi; anyaga n’ibindi baratabaruka. 

    Bageze kwa Mazimpaka bamurika iminyago n’igihanga cya Rusengo; ariko 
    Nyarwaya ntiyamurikira se za nka n’abagore yanyaze. Aragororerwa 
    kuko yagize ubugabo akica Rusengo. Amaze kugororerwa abarezi 

    baca hirya bamurega ko yasigaranye ibyiza yakuye kwa Rusengo. 

    Mazimpaka atumiza Nyarwaya, ahageze baramufata baramuboha. 
    Wa murundi wamutabaruye amusanga ku ngoyi; yambara ubusa aza 
    asaba Mazimpaka amata. 

    Undi arayamuhamagariza. Umugabo amaze kuyanywa, ati: “Reka 
    ninywere amata, umwana w’umwami anera ingoyi ngo arazira 
    imbwakazi z’abapfakazi bo kwa Rusengo”. Mazimpaka abyumvise 
    arababara, ati: “ubonye ngo nihorere umwana ubusa kandi yarangiriye 
    akamaro!” Amuca ku ngoyi ayisubizaho abamuregaga. 
    Nyarwaya amaze kuva ku ngoyi yibuka akamaro wa murundi ahora 
    amugirira: yibuka ko yamukuye mu iriba abashi bagiye kumwica, 
    yibuka ko yamutangiriye i Kuzi, Rusengo agiye kumujyana kwa Mutaga 
    kurarira, yibuka n’iyo ngoyi amuciyeho, ahera ko aramugororera 
    amuha inka n’ingabo. 
    Amaze kumugororera ba barezi basubira kwa Mazimpaka barega wa 
    murundi ngo ni umurozi wa Nyarwaya. Umurundi arafatwa arabohwa. 
    Bamaze kumuboha Nyarwaya arashengera, asanga aboheye mu nkike. 
    Amurebye, ati: “Wa murundi ko arareba nk’umurozi!” 

    Umurundi aramusubiza, ati: “Koko Abanyarwanda muri ba “mutisasirwa”: 
    nakurengeye bakuroshye mu iriba mbonye ureba nk’umwana w’umwami 
    nkuvanamo ndakuzana, nkurengera Rusengo agiye kukujyana kwa 
    Mutaga kurarira ubutagaruka, nkurengera so amaze kukubohera 
    amahamihami, umaze kunshima urangororera, none igihugu kibonye 
    unkijije kimpindura umurozi nawe wibagirwa akamaro kange umpinduye 
    umurozi?” Nyarwaya abyumvise yihutira gukoma yombi; abwira se 
    ati: “Ndagusaba ko umurundi wange ashoka; yirabura agatangwa 
    ariko adapfuye azize ubusa!” Mazimpaka abyumva vuba; ati: “Koko 
    nibamushore wenda yaba arengana!” 

    Bamushora inkoko barayitega basanga yeze. Imaze kwera bamuca ku 
    mugozi. Umurundi ahakwa na Nyarwaya arakira asazira mu Rwanda, 
    arusigamo umugani wa “ntibisasirwa” n’uwo guta inyuma ya Huye; 
    igihe yahamagaraga Nyarwaya atazi ko bamuhimbye irya Huye, 
    undi akamwihorera. Ngiyo inkomoko yo kuvuga ngo: “Naka arata 
    (amagambo) inyuma ya Huye”. Guta inyuma ya Huye = Kubwira 
    intumva. 

                                                MURIHANO, B., 1988, Ibirari by’Insigamigani, Kigali, urup. 48.

    Twiyungure amagambo
    Agahugu umuco akandi umuco: Abantu bagenda bagira 
    umwihariko wabo kandi bakumva ubabereye.
    Akabyiniriro: Agahimbano.
    Akanunga: Agasozi gato, gatumburutse. 
    Akarengane: uguhohotera umuntu hatubahirizwa uburenganzira 
    bwe.
    Amacakubiri: Gusubiranamo kw’abantu bakicamo ibice. 
    Amagorofa: Amazu agerekeranye bita umuturirwa.
    Amahamba: Indirimbo abashumba baririmba bacyuye inka.
    Amahoteri: Amazu yo mu rwego rwo hejuru acumbikira abashyitsi, 
    akanafatirwamo amafunguro.
    Amahugu:Uburiganya, ubwambuzi.
    Amajyambere: Ibikorwa biteza abantu imbere bakava mu bukene.
    Amarwa: Ikigage gisembuye/Inzoga isembuye ikozwe mu masaka 
    y’amamera, bakayita ikigage cyangwa amarwa.
    Amashyuza: Amazi aturuka mu butaka abira kubera gushyuha 
    cyane.
    Amasimbi: Urubura rwererana, ibintu byererana kandi bikonje 
    cyane bihanuka mu kirere bimeze nk’amahindu bikirunda mu 
    mpinga z’imisozi miremire bikahaguma kubera ubukonje bwinshi.
    Amavunane: Umunaniro ukabije utuma umuntu yumva yacitse 
    intege. 
    Amayombo: Inzogera bambika imbwa y’impigi.
    Amazi meza y’urubogobogo: Amazi asa neza, atarimo imyanda 
    kandi atagira ibara.
    Amazina y’inka: Ibisingizo by’inka y’inyambo iruta izindi mu bwiza 
    imaze kubyara.
    Aramusenda: Aramwirukana, amwohereza iwabo, baratandukana, 
    aramwanga..

    Araterura: Atangira kuvuga.

    Azahutse mu magorwa: Avuye mu ngorane.
    Bamuhinyura: Bamugaya.
    Baracyavunishwa: Baracyakoreshwa imirimo ivunanye.
    Baramushikiraga: Bazaga kumureba ari benshi kandi bafite 
    amatsiko.
    Gucika intege: kunanirwa kwihangana.
    Gufata ingamba: Gufata ibyemezo.
    Gufungura: Kurya, gufata ibyo kurya(ifunguro).
    Guha icyuho: Guha inzira, gutuma ikintu kitagombaga kwinjira 
    ahantu kihanyura, uba ufunguye ahantu kandi hari hafunze.
    Guha umuntu akato: Kumwigizayo, kumunena, kudatuma ahegera.
    Guhakana ugatsemba: Kwanga kwemera ibyo bakuvugaho 
    ukanangira.
    Guhigura: Kugera ku ntego wihaye, kurangiza gukora ibyo 
    wagambiriye, wahigiye. 
    Guhogoza: Kuvugisha menshi.
    Guhuza umugambi: Kujya inama, gufatira hamwe gahunda.
    Gukomatanya: Gukorera icyarimwe ibintu byinshi. Guhuriza 
    hamwe ibintu.
    Gukumbuza: Gutuma umuntu yibuka, akifuza kongera kubona ibyo 
    yakundaga.
    Gukuramo inda: Gusohoka mu nda ibyara k’umwana utaragera 
    igihe, utarakura, akiri urusoro.
    Gukurura: Kugira ubushobozi bwo gutuma abantu baza kukureba, 
    gutera amatsiko.
    Gukwena: Guseka umuntu umumwaza cyane.
    Gusakuma: Guhuza ibintu binyuranye, akenshi bitakagombye 
    guhuzwa, gufata ibintu byose nta kurobanura.
    Gusama inda: Gutwara inda.
    Gusatira: Kwegera cyane umuntu cyangwa ikintu mu buryo bwo 
    kukibangamira. 
    Gusesekara: Kugera ahantu n’imbaraga.
    Gusesa akanguhe: Gusaza, kuba uri mukuru warabonye byinshi ku 

    buryo wagira abandi inama.

    Gusigana: Kujya impaka zo gukora umurimo buri wese yanga 
    kuwukora.
    Gusomeza: Kurya ikintu ukajya urenzaho amazi, amata cyangwa 
    ikindi kinyobwa ubisikanya icyo kurya n’icyo kunywa.
    Gususurutsa: Gushyushya, kubuza abantu kwigunga.
    Gutamiriza: Kwambara nk’umutako.
    Gutarama: Gusabana abantu baganira cyanecyane baririmba, 
    babyina bifashishije ibihangano by’ubuvanganzo. Ibi byakundaga 
    gukorwa nimugoroba abagize umuryango bateranye, bicaye 
    ku ziko. Muri iki gihe ibitaramo biba bigizwe n’indirimbo 
    z’amatorero.
    Gutenguha: Kutitabira gukora icyo wari wiyemeje gukora.
    Gutirimuka: Kuba umaze akanya gato uvuye ahantu. 
    Gutoha: Gushisha. 
    Ibirwa: Ubutaka buri hagati mu mazi. Urugero nk’ikirwa cya 
    Nkombo mu kiyaga cya Kivu.
    Ibitekerezo: Ibyo umuntu atekereza.
    Ibyinshi byotsa amatama: Iyo ugize inda nini ushaka kubona 
    byinshi mu nzira mbi birakugaruka.
    Ibyiyumvo: Ugushimishwa cyangwa ukubabazwa n’ibyo ubona, 
    ibigukozeho, ibyo utamiye; ibiguhumuriye cyangwa se 
    ibigukozeho.
    Icyanya: Ahagenewe kuba inyamaswa z’ishyamba, pariki.
    Icyuho: Umwanya urimo ubusa akenshi ujya hagati mu kintu, kubura 
    igihuza cyangwa icyunga ibintu, igihombo.
    Icyumba cy’umukobwa: Icyumba kigenewe abakobwa ku ishuri, 
    bakifashisha mu gihe bari mu mihango; aho biyitaho mu isuku.
    Igihango: Amasezerano akomeye wagiranye n’umuntu 
    mwanywanye ku buryo kuyarengaho byakugiraho ingaruka 
    mbi. Uwo mwanywanye (guca kunda) wirindaga kumuhemukira 
    kugira ngo igihango kitazagukurikirana.
    Igiti k’inganzamarumbu: Igiti kinini cyane mu mubyimba kimaze 

    imyaka myinshi cyane.

    Igitsure: Indoro ituma uwo uyirebye yikosora.
    Ikantarange: Kure, mu mahanga ya kure.
    Ikenewabo: Ikimenyane gishingiye ku masano abantu bafitanye 
    cyangwa ku kindi kintu bahuriyeho.
    Ikigembe: Igice k’icumu cyo hejuru kibwataraye gikozwe mu cyuma 
    kibanza imbere iyo bariteye inyamaswa cyangwa ababisha ku 
    rugamba.
    Ikigwari: Umunyamwete muke, umunebwe.
    Ikintu giteye amabengeza: Ikintu gisa neza.
    Ikirangirire: Umuntu uzwi cyane.
    Ikiraro: Iteme, inzira ihuza ahantu habiri hatandukanyijwe 
    n’umwanya ushyirwaho ibiti cyangwa ibyuma na sima kugira ngo 
    bashobore kuhambuka.
    Imbogamizi: Ikintu kibangamira umuntu, kimubuza kugera ku cyo 
    yifuza. 
    Imburagihe: Igihe kitaragera.
    Imibonano mpuzabitsina idakingiye: Uguhuza ibitsina hagati 
    y’umukobwa n’umuhungu cyangwa umugabo n’umugore nta 
    gakingirizo bakoresheje.
    Imihigo: Intego umuntu arahirira kuzageraho akora ibi n’ibi mu gihe 
    iki n’iki.
    Imisango: Amagambo bavuga mu mihango y’ubukwe.
    Imizinga: Imitiba y’inzuki.
    Impano: Ibyo umuntu aha undi nta kiguzi.
    Impingane: Ibintu bigoye gukora.
    Impundu: Amajwi y’urwunge arimo amarangamutima avuzwa 
    n’abategarugori bagaragaza ibyishimo, akenshi na kenshi habaye 
    nk’ibirori.
    Inararibonye: Umuntu ukuze, wabonye byinshi bikamwigisha, 
    bigatuma amenya gushishoza.
    Inda zitateguwe: Gutwara inda utarabiteganyije, utiteguye kwakira 
    umwana uzavuka.

    Indangagaciro: Imico myiza ikwiye kuranga umuntu warezwe neza 
    nk’ubunyangamugayo, ikinyabupfura n’ibindi.
    Indonke: Ubukire cyangwa ubundi butunzi umuntu ashaka kugeraho 
    aciye mu nzira zitari nziza nko kwaka ruswa n’ibindi.
    Inganji: Imiyoborere idatsindwa.
    Ingara z’iminyinya: Ni amashami y’iminyinya yakuze cyane 
    agatwikira ahantu hanini. Ubusanzwe urugara ni umwanya 
    urenga ku munwa w’ikintu nk’ingofero y’urugara, isafuriya 
    y’urugara.
    Ingeri: Ibyiciro, amatsinda.
    Ingumba y’inka: Inka itakibyara kandi itaraba ibuguma. 
    Inkengero: Inkuka z’umugezi cyangwa ikiyaga. Banakoresha iri 
    jambo bashaka kuvuga ahegereye umuhanda cyangwa ikindi 
    kintu.
    Inkombe: Inkengero y’uruzi cyangwa ikiyaga.
    Inkwano: Inka cyangwa amafaranga batanga kwa se w’umukobwa 
    kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo gushyingiranwa.
    Insanganyamatsiko: Igitekerezo k’ingenzi abantu baganiraho.
    Inshike: Umuntu wapfushije abana bose bakamushiraho.
    Intabire: Ahantu hahinze neza ariko batarateramo imyaka.
    Intego: Icyo umuntu agambirira kugeraho, ikemezo umuntu afata 
    kugira ngo kimufashe kugera ku cyo ashaka kugeraho. 
    Inteko: Aho abatware bicaye. Biva ku nshinga guteka bivuga 
    kwicara k’umwami (aho umwami atetse ijabiro).
    Intyoza: Umuntu uzi kuvuga neza, agatatura amagambo n’ingingo.
    Ipfunwe: Ikimwaro gitewe n’uko utatunganyije ibyo wari ushinzwe 
    cyangwa n’uko utameze nk’abandi.
    Kugira irari: Kwifuza ikintu iki n’iki wifuza kurya, kwishimishamo, 
    n’ibindi. 
    Ishimishamubiri: Irari ryo gushimisha umubiri umuntu yishora 
    mu mibonano mpuzabitsina, arya cyangwa anywa ibimunezeza 
    akarenza urugero. 

    Ishyamba ry’inzitane: Ahantu hameze ibiti byegeranye kandi 
    bisobekeranye ku buryo kuhinjira biba bitoroshye.
    Ishyamba rya kimeza: Ishyamba rigizwe n’ibiti bitigeze biterwa, 
    byimejeje.
    Ishyo: Inka cyangwa se imbogo nyinshi ziteraniye hamwe.
    Isuka rugori: Isuka bitwaza bagiye gufata irembo iwabo 
    w’umukobwa.
    Itaba: Ku musozi ahantu hasa n’ahitse ariko na none hategamye.
    Itsinda: Abantu bari hamwe, mu gikorwa kimwe cyangwa intego 
    imwe.
    Izenezene: Ubwirasi, agasuzuguro.
    Katabirora: Izina rihabwa umuntu utagira isoni zo guhemuka, 
    zo kutubahiriza amasezerano, akenshi akaba yakwambura 
    ntiyishyure nk’amafaranga yagurijwe.
    Kirazira: Ni ibintu bibujijwe gukora mu muco.
    Ku karubanda: Ku muharuro hirengeye aho abantu bose 
    bemerewe kugera, akenshi ni ho umwami yabonaniraga 
    n’abaturage akahakemurira ibibazo byabo.
    Kubangikana: Kuba iruhande rw’ikintu, gutegana.
    Kubara: Kuvuga ibyo wabonye cyangwa wumvise.
    Kubera umuntu ibamba: Kumwangira ibyo agusaba, ugatsemba.
    Kubwika: Guhisha, guceceka.
    Kubwiriza uwo mu mugongo: Guha uwo urera cyangwa umwana 
    wawe urugero rwiza cyangwa rubi. 
    Kudidimanga: Kuvuga udasohora neza amagambo, usubira mu 
    migemo cyangwa amagambo nk’umwana wiga kuvuga.
    Kugambirira: Gushaka, kugira igitekerezo.
    Kugamburuza: Kuvana ku izima, gutuma umuntu agaragaza icyo 
    yashakaga guhisha cyangwa avuga icyo yahishaga.
    Kugandisha: Guca intege, kunebwesha umukozi ntarangize neza 
    umurimo yahawe.
    Kuganza: Kurusha abandi cyane.
    Kugwa agacuho: Kunanirwa cyane.

    Kujarajara: Kutaguma hamwe ukagenda mu nzira nyinshi; aha ni 

    ugukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi. 
    Kujya mu mihango: Ni igihe cya buri kwezi kimara hafi iminsi ine; 
    abakobwa batakaza amaraso, kujya imugongo.
    Kumarayo: Kurangiza.
    Kumucaho inshuro: Kumukorera akabahemba ibyo bajya guteka.
    Kunoza umugambi: Kwemeranya uko ikintu kizakorwa.
    Kurabukwa: Kubona umuntu cyangwa ikintu mu kanya gato.
    Kurambagira: Kuzenguruka, gutembera, k’umwami.
    Kureba ikijisho: Kureba nabi umuntu, ugamije kumubuza gukora 
    nabi, cyangwa kumubuza gukora ikibi.
    Kwicuza: Kubabazwa n’ibibi wakoze.
    Kureshya: Gukurura umuntu cyangwa ikintu kubera ko wakunzwe, 
    gushukashuka umuntu ngo umwigarurire.
    Kuribagira (ijisho): Kwitegereza cyane, ibintu cyangwa abantu bari 
    mu gikorwa.
    Kuriganya: Kwambura umuntu ukoresheje amayeri.
    Kurwicira: Kwiyemeza icyaha, kwihamya icyaha.
    Kuvunyisha: Gusaba uburenganzira bwo kwinjira ahantu, 
    kujya kubaza kwa sebukwe umunsi bazaguhekera umugeni 
    bakamugushyikiriza (kujya kumvikana ku munsi w’ubukwe).
    Kuvutsa: Kwambura, kubuza umuntu uburenganzira.
    Kuyobokwa: Gukurikirwa kubera icyubahiro, kubahwa.
    Kuziba icyuho: kujya mu mwanya w’umuntu cyangwa se ikintu 
    kidahari.
    Kwagika: Gushyira imitiba y’inzuki/imizinga mu giti cyangwa ahandi 
    hantu utegereje ko yinjiramo inzuki.
    Kwenderanya: Kwiyenza bikurura amahane.
    Kwiba uhetse: Gukora amakosa abo uruta bakureba, gutanga 
    urugero rubi.
    Kwidumbaguza: Koga umubiri wose wivuruguta mu mugezi 
    cyangwa mu kidendezi, cy’amazi.
    Kwirara: Kudashyira imbaraga mu byo ukora, kudohoka.

    Kwisumbura: Kuzamuka mu ntera, kujya ku rwego rwo hejuru 
    y’urwo wari ufite. 
    Kwitarura: Kwigira hirya gato y’umuntu cyangwa ikintu.
    Kwitegera: Kuba imbere y’ikintu ukireba uko cyakabaye.
    Kwivamo: Kwimenera ibanga, kuvugisha ukuri utabizi kubera ko 
    baguteze umutego ntubimenye.
    Kwiyamirira: Gutangarira ikintu.
    Kwiyandarika: Gukora ibikorwa bibi akenshi biganisha ku buraya, 
    ubusinzi, ku burara n’ibindi.
    Kwiyereka: Kubyina, kwerekana ibirori uko wabiteguye, guseruka 
    mu mikino imbere y’abandi.
    Kwiyumvira: Gutekereza ariko ujijinganya, ugisha imitima inama, 
    wibaza niba ukora ibyo bakubwiye cyangwa niba utabikora.
    Mu gikari: Inyuma y’inzu mu rugo hatemerewe kugerwa n’ubonetse 
    wese
    Mu museke: Mu museso wa kare, hatangiye gucya ariko izuba 
    ritararasa.
    Musumbashyamba: Izina rihabwa twiga kubera ijosi ryayo 
    muremure cyane, utuma isumba ibiti byo mu ishyama irimo.
    Ntakatubemo: Age kure yacu.
    Ntawukandamije undi: Ntawuhohoteye undi, ntawuvunishije undi.
    Rubagimpande: Indwara itera kubabara mu ngingo nko mu 
    nkokora, amavi n’intoki, hakiyongeraho no kugagara ijosi 
    cyanecyane mu gitondo cyangwa igihe umuntu amaze umwanya 
    aruhuka.
    Rushimusi: Umuntu uhiga atabyemerewe, akiba inyamaswa 
    zibujijwe guhigwa.
    Ruswa: Impongano waka abantu ngo ubakorere iki n’iki kandi kiri 
    mu nshingano zawe, wagombye kugikora nta cyo watse.
    Rwabunga: Ikintu kinini cyane, izina rihabwa inzovu kubera ubunini 
    bwayo bukabije. 
    Rwarikamavubi: Izina rihabwa imbogo bitewe n’uko amavubi 
    ayarika mu matwi. Iyo izuba rivuye akayidwinga izunguza 

    umutwe, abantu bakayivugiraho ngo ihora ijunditse umujinya 

    (irakaye) kubera ko izunguza umutwe yiyama ayo mavubi.
    Si ugusinda arasayisha: Akabya kunywa inzoga akarenza 
    urugero. Gusaya ni ukugwa ahantu hari ubutaka bujandamye 
    ugateberamo, bikaba ngombwa ko bagusayura.
    Twari twabukereye: Twari twambaye neza ngo tubyizihize, 
    twabyiteguye.
    Ubugumba: Kutabyara bitewe n’uburwayi bwamunze imyanya 
    myibarukiro cyagwa imyubakire y’umubiri uteye nabi.
    Uburyaryate: Ububabare butuma umuntu ashaka kwishimagura.
    Ubuso: Umwanya wose ikintu kiriho.
    Ubutindi: Imyitwarire igayitse ituma umuntu adatinya guhemuka, 
    ubuhemu
    Ubutita: Ubukonje bukabije.
    Ubuvanganzo: Uruhurirane rw’ibihangano nyabugeni burimo 
    indirimbo, imigani, ibyivugo, amahamba… Ibi bihangano 
    bishobora kuba nyandiko cyangwa nyemvugo. Kubera ko 
    abakurambere bacu batari bazi gusoma no kwandika, ibihangano 
    gakondo byari nyemvugo gusa.
    Urakomeje?: Uravugisha ukuri? Ntunkinisha?
    Ubwonko: Igice cy’umubiri kidufasha gutekereza, kigakoresha 
    n’izindi ngingo z’umubiri.
    Umubiri: Ibice by’umuntu birimo imikaya, amagufwa…
    Umugabo: Gihamya, umuntu cyangwa ikintu kemeza ibyabaye
    Umuganura: Wari umuhango wo gusangira no kwishimira 
    umusaruro mu gitaramo kiswe icy’umuganura. Wagiraga 
    n’undi mumaro wo kuzirikana umwami nka Nyiruburumbuke 
    bakamutura urutete rw’imyaka yeze. Usigaye ukorwa mu rwego 
    rwo kwishimira umusaruro, Abanyarwanda bagahurira mu ngo 
    z’abakungu bagasangira ibyo kurya bakanywa n’amayoga.
    Umukerarugendo: Umuntu wiyemeje gukora urugendo agiye 
    gusura ibyiza bitatse aho agiye.
    Umunyamahugu: Umuntu wamenyereye kwambura, udashobora 

    kwishyura amafaranga yagurijwe, umuntu ushaka gutwara 
    iby’abandi abeshya ko ari ibye.
    Umunyana: Igisimba kimeze nk’inyana bivugwa ko cyazaga nijoro, 
    wakibona kirakinagira ukazabaho igihe kirekire, ukarama.
    Umurambi: Ahantu harehare harambitse, hatarimo imisozi.
    Umuranga: Uwamamaza ibikorwa by’umuntu cyangwa by’ikigo 
    runaka; na none ni umuntu ushakira undi umugeni.
    Umusemburo: Imvange y’ifu (amamera cyangwa amakoma) 
    basembuza umutobe/umusururu kugira ngo bishye bibe inzoga.
    Umushizi w’isoni: Umuntu ufite ingeso yo kuvuga nabi/gutukana.
    Umutahira: Umutahira wari umunyacyubahiro baremeraga 
    ubushyo bw’inyambo akaburagira, akabukenura bukazarinda 
    busaza. Umutahira yishyiriragaho abakozi bo kumufasha muri 
    uwo murimo bitwaga abarenzamase bakaragira (kwirirwa 
    inyuma y’inka), bagakuka, bagaca ibyarire, n’ibindi.
    Umutimanama: Ibyiyumviro, amarangamutima, ubwitonzi.
    Umwaga: Umunabi, umushiha.
    Urugendo shuri: Uruzinduko abantu bakorera ahandi hantu 
    bagamije kwiga.
    Uruhindu: Igikoresho kimeze nk’agacumu gato kiboha ibyibo.
    Urutoto: Amagambo menshi ahatira umuntu gukora ikintu runaka.
    Uruvunganzoka: Abantu benshi cyane bagana mu kerekezo kimwe 
    cyangwa banyuranamo.
    Ushamaje: Ushimishije abawurora.
    Wiraburirwaga: Bawukorerega imigenzo yo kwirabura bakagira 
    ibyo bigomwa bakundaga. Kwirabura: Kwari ukumara igihe 
    runaka abantu bazirikana uwabo wabaga yitabye Imana.
    Zishagawe: Zikikijwe, zishimiwe.


    Ibitabo byifashishijwe

    – IKIGO GISHINZWE GUTEZA IMBERE UBUREZI MU RWANDA, 
    2015, Integanyanyigisho z’Ikinyarwanda mu kiciro cya kabiri cy’amashuri 
    abanza, REB, Kigali.
    – MINISITERI Y’AMASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE, 1990, 
    Ikinyarwanda, Ikibonezamvugo: Iyigantego, Inshoza y’inshinga nyarwanda, 
    Isomo ryateguwe na Igiraneza Tewodomiri, BPES, Kigali.
    – MINISITERI Y’UBUREZI BW’IGIHUGU, 1976, Gusoma, umwaka wa 
    gatandatu, Hatier, Paris.
    – MINISITERI Y’UBUREZI, 2008, Ikinyarwanda: Imyandiko mfashanyigisho, 
    Igitabo cy’umunyeshuri, Umwaka wa mbere, NCDC, Kigali.
    – MINISITERI Y’UBUREZI, 2008, Ikinyarwanda: Imyandiko mfashanyigisho. 
    Igitabo cy’umunyeshuri, Umwaka wa kabiri, NCDC, Kigali.
    – IRST, 2000, Inkoranya y’Ikinyarwanda mu Kinyarwanda, Igatabo I-IV, 
    IRST, Kigali. 
    – MINISITERI Y’URUBYIRUKO, UMUCO NA SIPORO, 2005, Ibirari 
    by’Insigamigani, Icapiro ry’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda, Igitabo cya 
    kabiri, Icapiro rya 3, Printer set, Kigali.
    – MINISITERI Y’AMASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE, 1988,
    Ikinyarwanda, Umwaka wa munani, Imprisco, Kigali.
    – MURIHANO, B., 1988, Ibirari by’Insigamigani, Kigali.
    – USAID, REB, EDC, DRAKKAR, Muze bana twandike dusome.
    Imbuga nkoranyambaga
    http://reb.rw/fileadmin/competence_based_curriculum/syllabi/Upper_
    Secondary/Ikinyarwanda_mu_mashami_y’indimi.pdf: ku wa 20/7-
    30/8/2016.
    http://umuco-nyarwanda.blogspot.com/: ku wa 2/7-3/8/2016.

    https://www.google.rw