Topic outline

  • UMUTWE WA 1 UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    -Gusesengura umwandiko ku buringanire n’ubwuzuzane mu Rwanda atahura ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.

    – Gusesengura amazina y’urusobe agaragaza ibiyaranga, ubwoko bwayo n’uturemajambo twayo.

    IGIKORWA CY’UMWINJIZO

    Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura mu magambo yawe bwite uburinganire n’ubwuzuzanye icyo ari cyo, hanyuma ugaragaze uko bumeze mu Rwanda kuva kera kugeza ubu.

    I.1. Umwandiko: Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda

    d


    Kera Umunyarwandakazi ntiyagiraga agaciro mu muryango nyarwanda. Yahoraga yitwararitse, agahugira mu turimo two mu rugo iyo mu gikari. Yabaga ategura ishinge ku ruhimbi, aboha imisambi, avuza uruhindu, abuganiza amata cyangwa acunda. Umukobwa w’inkumi utazi gucunda bamuvugiragaho bati: “Ni impumbu” cyanecyane iyo atashoboraga gushyigura inumbiri. Inkumi yabaga imaze kuzira inka ntiyasubiraga mu nka, yacirwaga imuhira akaba imbata y’imirimo yitwaga ko igenewe igitsina gore gusa. Umukobwa kandi nta bundi bushobozi bamubonagamo uretse kumutegaho ubukire bushingiye ku nkwano azakobwa. Aha ni ho amazina nka Nzamukosha, Nzamugurinka, Bazizane, Kabihogo, Kagaju n’andi yatsindagiraga icyo biteze ku mukobwa akomoka.

    Abakobwa ntibashyirwaga mu ishuri cyangwa mu itorero. Bashoboraga gusa guhanurwa na ba nyirasenge, utamufite agahera mu rungabangabo. Nubundi ngo: “Utagira nyirasenge arisenga”. Uburere bwahabwaga abana b’abakobwa bwabateguriraga gusa gushaka, kubyara, kurera no gukora imirimo yo mu rugo, ubumenyi bahawe bukaba ubwo kubatoza kuba ba “mutima w’urugo”.

    Abanyarwandakazi benshi basaga n’ababujijwe kujya ahagaragara. Kumva hari uwafashe ijambo mu bagabo, mu rungano rwa basaza be byari umuziro. Uwahirahiraga agatobora akavuga irimuniga yitwaga umushizi w’isoni, ingare, … Urugero Nyirarunyonga uvugwa mu bitekerezo nyarwanda yiswe ingare, umusambanyi, inshinzi n’andi mazina kuko yari azi kuganira n’abandi,

    akamenya gusetsa no gutebya agati kagaturika. Iyo basobanura uburyo yiboneye Semuhanuka agaramye mu buro bwe yari yonesheje nkana, akamusanganira yishimye, agahuza na we umudiho n’urugwiro kugeza ubwo amuha urwuya, wumva Nyirarunyonga yari akaga.

    Ibi byaterwaga n’impamvu nyinshi. Abana bavukaga buri wese atozwa ibyo agomba gukora. Umuhungu yatozwaga na se guhiga, kuragira, kubaka, guhinga, gukirana, kujya ku rugamba, guhakwa… Umukobwa agatozwa ibijyanye n’urubohero no gukora imirimo yo mu rugo nko kuboha ibiseke, imisambi, gutaka, gucunda amata … Buri wese yumvaga ubuzima ari ko bugenda.

    Umuhungu witwaga Byarugamba, Rukaburacumu, Gatabazi, Muhozi, Ngarukiye, Kamufozi, Rwamacumu cyangwa se Gatanazi yumvaga bimuteye ishema ko azarwanirira Igihugu cyangwa umuryango. Ibi byari bifite ishingiro kuko u Rwanda rwahoraga ruhanganye n’impugu zirukikije mu ndwano z’urudaca hagenderewe kurwagura no kurugwiriza amaboko. Si ibyo gusa, habagaho n’intambara z’ubwiko zasabaga ko imiryango igwiza amaboko y’abanyamiheto ku rubyaro rw’abahungu ngo umunsi basumbirijwe n’ibitero bibarusha ingufu bazivune umwanzi bidasabye kwitwereza amaboko y’imuhana.

    Imitekerereze nk’iyi ni yo yabaye intandaro yatumye Umunyarwandakazi adindira mu kwiga no guhabwa inyigisho z’igihe tugezemo. Bamwe mu Banyarwandakazi bize batinze ugereranyije n’abagabo. Mu ikubitiro, bashyizwe mu mashuri abategura kuzaba ababyeyi beza barerera neza umuryango. N’uyu munsi, hari abagishyigikiye ibitekerezo nk’ibyo. Uwo muco wo gusumbanya abana si mwiza, kuko wagiye utuma abana b’abakobwa bakurwa mu mashuri igitaraganya maze umuhungu akaba ari we uhabwa amahirwe yo gukomeza kwiga, umukobwa agacikiriza amashuri agahera mu keragati. Uyu muco wagiye ugira ingaruka z’ubumenyi budahagije n’ubushobozi buke ku muntu w’igitsinagore mu rwego rwo kwirwanaho cyanecyane mu bikorwa n’imirimo bisaba ikoranabuhanga.


    Burya koko “agahugu umuco akandi umuco”. Mu mpande zitandukanye, mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda, hagiye hagaragara Abanyarwandakazi bashoboye gukora imirimo yaharirwaga igitsinagabo. Urugero ni nka Ndabaga umukobwa w’intwari mwene Nyamutezi wagiye gukura se ku rugerero. Nyirarumaga, wa musizikazi w’Umusinga na we yahinduye amateka mu busizi nyarwanda, aho udusigo twari tugufi 3 cyane “ibinyeto” yaturambuyemo ibisigo bifite imikarago myinshi, bihabwa amazina n’abahanga mu buvanganzo yo kuba mu bwoko bw’ikobyo, icyanzu cyangwa impakanizi. None se ubwo abagabo benshi ntibari barabuze aho bahera? Gasharankwanzi ka Bureshyo uvugwa mu nsigamigani “Yigize inshinzi”, bivugwa ko yari akuriye umutwe w’ingabo zigizwe n’abagore b’ingare. Robwa na we avugwa ko yatabariye Igihugu agwa i Gisaka.

    Ingero z’inkuru nk’izi zagiye zihindura imitekerereze y’Abanyarwanda. Bagiye basobanukirwa uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango. Hari

    n’abiganye umuco w’ahandi nk’i Burayi, ugasanga umugore asukura inzu, umugabo ari mu gikoni. Hari n’ingo nyinshi zabifasheho umwanzuro, umwe yajya gutashya undi agasigara asya amasaka cyangwa akarika. Niba mu rugo nta mukozi uhari, utanze undi kugera mu rugo akanyarukira mu gikoni, agatangira koza ibikoresho bikenerwa mu rugo, guteka...

    Muri iki gihe, hari ibisubizo bigenda biboneka. Amwe mu mategeko agenga uburezi yaravuguruwe ku buryo abakobwa n’abahungu bashobora kwiga bimwe. Abakobwa babyaye imburagihe baracutsa bagasubizwa mu mashuri, abataragize amahirwe yo kujya mu ishuri Leta yabashyiriyeho uburyo bwo kwibeshaho, bigishwa imirimo n’imyuga inyuranye yabongerera ubushobozi bwo kwitunga, gutunga ababo no kubaka Igihugu.

    Mu rwego rw’ubukungu n’umutungo, Abanyarwandakazi bageze ku ntera ishimishije. Ubu bafite uburenganzira bwo kuzungura, bafite uburenganzira bwo guhabwa umunani, bashobora kandi kugira umutungo bwite, akazi gahemberwa umushahara n’ibikorwa byinjiza amafaranga. Abanyarwanda bageze ku rwego rwo gusobanukirwa amategeko abarengera n’abarenganura hakoreshejwe ubutabera.

    Imyanya y’ubuyobozi yiharirwaga n’abagabo gusa, ubu ihabwa buri wese ubifiye ubushobozi. Ubu tumaze kugera kure. Abantu bose basobanukiwe neza ko uburinganire n’ubwuzuzanye biri mu bituma habaho amajyambere arambye. Ubu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, mu ba minisitiri, no mu zindi nzego zifatirwamo ibyemezo, Abanyarwandakazi bahagaze neza mu ruhando rw’amahanga.

    Guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye ariko ntibigomba kuba intandaro yo gukandamizanya. Abantu b’igitsinagore n’ab’igitsinagabo bagomba kubahana bakabana mu mahoro, uburenganzira bwa buri wese bukubahirizwa, bakuzuzanya muri byose.

    1.1.1 Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA
    Soma umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo

    IMYITOZO

    1.         Koresha amagambo akurikira dusanga mu mwandiko mu nteruro wihimbiye:

    a)  Ikantarange

    b) Guhakwa

    c)  Gutabarira Igihugu

    d)  Ubufatanye

    e)  Ubwuzuzanye

    2. Urebye mu merekezo yose, garagaza amagambo ari muri iki kinyatuzu afitanye isano n’umwandiko:

    e

    1.1.2.  Gusoma no kumva umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko“Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda”, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    1.          Tandukanya uburinganire n’ubwuzuzanye ushingiye ku byavuzwe mu mwandiko

    2.          Vuga inshingano ebyiri z’abagabo n’ebyiri z’abagore zahindutse uko ibihe byagiye bihinduka.

    3.          Subiza yego cyangwa oya.

    a)   Imirimo myinshi isa n’aho yagenewe abagore cyangwa abagabo, ni iyagenwe n’umuco aho kugenwa n’imiterere kamere y’umuntu. Kubera iyo mpamvu, ikaba ishobora guhindurwa.

    b)   Abagabo n’abagore bashobora kugaragarizwa icyubahiro ku buryo butandukanye.

    c)  Nta masomo Umunyarwandakazi ahejwe kwiga.

    d)  Umugabo ni we uzungura umutungo w’umuryango.

    4.          Tanga ingero ebyiri zavuzwe mu mwandiko zigaragaza uburyo imyumvire yo kuvuga ko igitsina gore kitakora imirimo runaka, yagiye ihinduka.

    5.          Abago

    re basigaye bakora imirimo inyuranye. Muri iki gihe bigaragarira he?

    6.          Kubera iki abantu b’igitsina gabo n’igitsina gore bagomba kubahana, bakabana mu mahoro, bakuzuzanya?

    1.1.2.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    IGIKORA

    Ongera usome umwandiko“Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda”, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    1.          Ni izihe ngingo z’ingenzi zigaragara muri uyu mwandiko?

    2.          Kuri wowe uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?

    3.          Tanga ingingozigaragaza uburyo Ababyarwandakazi bari barapyinagajwe kuva kera na kare.

    4.            Kuri wowe ni ibihe byiza by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango nyarwanda?     

    1.1.2.  Kungurana ibitekerezo

    IGIKORWA

    Mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko ikurikira:

    Akamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’Igihugu.

    IMYITOZO

    Ongera wiyibutse ubwoko bw’imyadiko wize maze uhange umwandiko ufite uturago twa bumwe mu bwoko bw’imyandiko ku nsanganyamatsiko ikurikira, :

    “Uwigishije umugore aba yigishije umuryango.”

    I.2.   Amazina y’urusobe

    1.2.1.  Inshoza, uturango n’ubwoko by’izina ry’urusobe

    IGIKORWA

    Soma interuro zikurikira witegereza amagambo y’umukara tsiri yavuye mu mwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda” utahure inshoza, uturango n’ubwoko by’amazina y’urusobe.

    a) Ubu Umunyarwandakazi afite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

    b)  Nyirasenge wa Semuhanuka yari umusizikazi.

    c)     Uburinganire n’ubwuzuzanye bwatumye abantu bava mu rungabangabo bagera ku majyambere arambye.

    d)    Rukaburacumu na Gasharankwanzi bavugwa cyane mu buvanganzo nyarwanda.


    1.  Inshoza y’izina ry’urusobe

    Iyo bavuze izina ry’urusobe twumva izina rishobora kugira uturemajambo turenze udusanzwe tw’izina nyakimwe/mbonera. Iyo usesenguye izina ry’urusobe usanga rifite indomo ebyiri, indangazina ebyiri, ibicumbi bibiri cyangwa se ugasanga rifite indomo, indanganteko n’igicumbi, ariko rikagira n’ubundi bwoko bw’ijambo bwiyomekaho.

    Ubwoko bw’amagambo ashobora kwiyomeka ku izina nyakimwe rikabyara izina ry’urusobe hari ikinyazina, umusuma n’akabimbura gishobora kwihagika mu izina nyakimwe rikabyara izina ry’urusobe.

    1.  Uturango tw’izina ry’urusobe

    Izina ry’urusobe ni izina rikomoka ku magambo arenze rimwe, yiyunga akarema ijambo rimwe rifite inyito imwe. Mu rwego rw’intêgo, usanga ari izina rifite uturemajambo turenze utw’izina nyakimwe. Izina ry’urusobe, rishobora kugira uturemajambo tw’izina twivanzemo utw’inshinga cyangwa ubundi bwoko bw’ijambo nk’ikinyazina, umugereka...

     

    2.  Ubwoko bw’izina ry’urusobe

    Amazina y’urusobe tuyasangamo amoko atandukanye:

    –      Amazina y’inyunge

    –      Amazina y’urujyanonshinga

    –      Amazina y’akabimbura

    –      Amazina y’umusuma

    –      Amazina agaragaza amasano

    a)            Amazina y’inyunge

    Izina ry’inyunge ni izina rigizwe n’amazina abiri yiyunze agakora izina rimwe. Muri ayo mazina abiri, usanga irya kabiri riba risobanura izina riribanjirije. Amazina y’inyunge nubwo aba agizwe n’amazina abiri yiyunze agira inyito imwe itari igiteranyo cy’ayo mazina abiri yiyunze. Cyakora, iyo irya kabiri rifutura irya mbere, yandikwa atandukanye.

     Ingero:

    –      Mwanankundi

    –      Mugabonake

    –      Itegekoteka

    Amazina y’inyunge ashobora kuba agizwe n’amazina abiri yunzwe n’ikinyazina ngenera. Ayo mazina abiri yunzwe n’ikinyazina ngenera ntagira inyito ebyiri, ahubwo arema inyito imwe nubwo aba agizwe n’amagambo abiri.

     Ingero:

    –      Insina z’amatwi

    –      Inkondo y’umura

    –     Inkono y’itabi

    –      Amaso y’ikibuno

    –      Amaso y’ikirayi

    –      Utwunyu twa nyamanza

    b)  Amazina y’urujyanonshinga

    Aya mazina y’urujyanonshinga aba ashingiye ku nshinga yiyunze n’icyuzuzo cyayo, gishobora kuba icyuzuzo mbonera cyangwa icyuzuzo nziguro (izina, inshinga, ikinyazina, umugereka), agakora izina rimwe.

    d

    d

    a)  Amazina y’akabimbura

    Akabimbura ni akaremajambo kihagika imbere y’izina risanzwe mu rurimi bik- abyara izina rishya.

    – Akabimbura “-nya-“

    Akabimbura “-nya-“ kagira ingingo y’ikinyazina ngenera

    Ingero:

    Ikinyamateka, umunyamuryango, umunyenzara, umunyamakuru, umunyeshuri

    –      Akabimbura “nyiri-“

    Akabimbura “nyiri-“ gafite ingingo isa neza n’iy’ikinyazina ngenera.

    Ingero:

    -        Nyirumuringa;

    -        Nyirurugo;

    -        Nyirimpuhwe;

    Nyiribambe;Akabimbura “nyira-“, iyo kihagitse mu mazina bwite y’abantu, kagira ingingo y’igitsina gore. Ingero zikurikira zirabigaragaza.

    Ingero:

    -        Igikari: Nyirabikari

    -        Intabire : Nyirantabire

    -        Intama : Nyirantama

    –      Akabimbura «sa-» cyangwa «se-»

    Akabimbura sa- cyangwa se- gafite inyangingo y’ikinyazina ngenera. Iyo kihagitse mu mazina bwite, usanga afite ingingo y’igitsina gabo kandi nta ndomo ayo mazina mashya agira.

    Ingero:

    -        Amahoro: Semahoro

    -        Uburo: Seburo

    -        Umusure: Samusure

    –      Akabimbura «–ene-»

    Akabimbura «–ene-» gafite ingingo nk’iy’ikinyazina ngenera. Amazina bwite agafite akunze kuba ari amazina rusange. Gashobora kandi kongerera izina kihagitsemo ingingo igaragaza isano abantu bafitanye.

    Ingero:

    -        Imana: Benimana

    -        Ihirwe: Benihirwe

    -        Ikenewabo

    –      Akabimbura -ka- kifitemo ingingo ivuga ngo “umugore wa”

    Akabimbura -ka- kifitemo ingingo ivuga ngo “umugore wa”, usanga kiganje mu

    mazina bwite y’igitsina gore.

    Ingero:

    -        Macumu: Mukamacumu

    -        Rutamu: Mukarutamu

    -        Ntwari: Mukantwari

    -        Muhire: Mukamuhire

    –      Akabimbura “-a-” gafite ingingo y’ikinyazina ngenera

    Akabimbura “-a-” gafite ingingo y’ikinyazina ngenera, gakoreshwa cyane mu

    mazina bwite, kandi amazina kihagitsemo nta ndomo agira.

    Ingero:

    -        Inkazi: Kankazi

    -        Amagana: Rwamagana

    -        Imana: Kamana

    -        Imanzi: Kamanzi

    a)    Amazina y’imisuma

    Umusuma ni akaremajambo kongerwa ku izina. Gashobora kubaho cyangwa

    ntikabeho gafite ibisobanuro. Ikindi ni uko umusuma udasesengurika. Amazina y’umusuma ni ukuvuga amagambo yongerwaho akaremajambo kadasesengurwa, kitwa umusuma. Dufite imisuma iri mu byiciro bitatu bikurikira:

    –      Umusuma “-kazi”

    Umusuma “-kazi” wumvikanisha igitsina gore.

    Ingero:

    -        Umunyarwanda→Umunyarwandakazi,

    -        Inkoko→Inkokokazi,

    -        Umurundi→Umurundikazi,

    -        Umugabe→Umugabekazi...

    Ikitonderwa: amazina yose aherwa na –kazi si ko aba ari ay’umusuma. Hari amazina nkomoranshinga ateye nk’ay’umusuma ariko atari yo.

    Ingero: Umupfakazi, inkundwakazi

    –      Umusuma nsuzuguzi “-azi” ni ukaremajambo gafite inyito yo gusuzugura cyangwa gutesha agaciro.

    Ingero:

    -        Umuheto→umuhetazi,

    -        Umugabo→umugabazi,

    -        Ibuga→ibugazi,

    -        Ibitaka→ibitakazi…

    a)    Amazina agaragaza amasano

    Amazina y’urusobe agaragaza amasano yubakiye ahanini ku mazina asanzwe agaragaza amasano, afatiye ku magambo “data, mama” yisanisha muri ngenga ya mbere, iya kabiri n’iya gatatu ( mama / ma, nyoko, nyina/nyira, data, so, se, soko) maze akiyunga n’uturemajambo dufite inyito y’amasano “buja”, “rume”, “senge”, “bukwe”, “kuru”, “kuruza”; kugira ngo bireme amazina agaragaza amasano.

    Ingero:

    s

    d

    Ikitonderwa

    1.      Amagambo y’urusobe yandikwa umujyo umwe. Gusa mu bisingizo, mu migani no mu mazina nteruro n’amagambo y’inyunge akabije uburebure, yandikwa atandukanyijwe, agashyirwa mu twuguruzo n’utwugarizo.

    Ingero:

    –      Umuhanurabinyoma, Rukemanganizi, Karahangabo, Karikumutima... (aya ni amazina y’urusobe yanditswe umujyo umwe)

    –      Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica” aba arahashinze.

    –      Ubwo “Rumenerangabo Ntarindwa ku mukondo wa Rukaburabimashi” ati: “Ba!”

    2.       Akabimbura “so” kagira impindurantego “sho”.

    Urugero: shobuja.

    3.      Akabimbura “se” gakomoka ku izina ise cyangwa se, kakagira inyito y’umuntu w’igitsina gabo ufite cyangwa se utunze nyakuvugwa. Akenshi ayo mazina aba ari bwite. Usanga gakora nka “nyira” ikomoka ku izina nyina.

    Ingero: Sebuja, Serugo, Sebatunzi

    4.       Akabimbura “nya” gafitanye isano na “nyira”, kakaba gakora kuri ubu

    buryo:

    Iyo -a- ya nya- ikurikiwe na i y’indomo cyangwa se y’indangahantu, iyo ndomo ishoboragutakara cyangwa zombi zikiyungamo - e- biturutse ku igenamajwi

    Urugero:

    -        Umunyenzara (umunya + inzara)

    -        Umunyeshuri (umunya + ishuri)

    Akabimbura “nya-” gashobora kuba akabimbura nyifuzo iyo kiyunze n’inshinga iri mu mbundo
    Ingero:

    nyagutuma, nyakumanikwa, nyakubyara; …

    1.          Akabimbura “nya-” gashobora kwiyunga n’ikinyazina cyangwa n’izina kagafata inyito yo guhamya (gutsindagira) ikivugwa.

    Ingero:

    inzu nyanzu, abakobwa nyabakobwa; bariya bazaba abategarugori nyabo.

    2.          Akabimbura “nya-“ gashobora kwiyunga n’izina kakagira inyito y’utunze cyangwa ufite nyakuvugwa.

    Ingero:

    Umunyamerwe, umunyamahanga, umunyabintu, umunyenzoga…

    3.          Akabimbura sa- gashobora gukora mu mazina nka Saruhara, Gasabwoya, Gasamagera, Sabato, Sakabaka…

    IMYITOZO

    1.     Shaka amazina atanu y’urusobe kuri buri bwoko hirengagijwe ayigeze kuvugwa mu ishuri.

    g

    2.     Wifashishije ubwoko bw’amazina y’urusobe agaragaza amasano, tanga ingero ebyirebyiri kuri buri bwoko, unasobanura inkomoko yayo.

    1.2.2 Intego y’izina ry’urusobe

    IGIKORWA

    Shaka intêgo y’amazina y’urusobe ari mu mwandiko „Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda“. Hera kuri ayo mazina y’urusobe maze ukore ubushakashatsi utahure uturemajambo tw’izina ry’urusobe n’amategeko y’igenamajwi

    Uturemajambo tw’amazina y’urusobe

    Twabonye ko izina ry’urusobe ari izina usanga rikomoka ku yandi magambo arenze rimwe, ariko rikagira inyito imwe. Mu rwego rw’intego, usanga ari izina rifite uturemajambo turenze utw’izina mbonera. Izina ry’urusobe rishobora kugira uturemajambo tw’izina twivanzemo utw’inshinga cyangwa ubundi bwoko bw’ijambo nk’ikinyazina, umugereka…

     Ingero:

    e

    s

    UMWITOZO

    Garagaza    intego     y’amazina     y’urusobe    akurikira     n’amategeko y’igenamajwi:

    s

    I.3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Mu kinyarwanda baravuga ngo “Ukurusha umugore akurusha urugo”. Mu mwandiko ufite amagambo hagati ya magana abiri na mirongo itanu na magana atatu , emeza cyagwa uhakane uwo mugani, utanga igero zifatika. Muri uwo mwandiko hagaragaremo amazina y’urusobe atadandukanye.

    Ubu nshobora:

    –   Gusobanurira abandi uko uburinganire n’ubwuzuzanye byitabwagaho     mu Rwanda rwa kera n’uko bwitabwaho muri iki gihe.

    –  Kwitabira gukoresha neza amazina y’urusobe mu mvugo no mu nyandiko.

    –    Gukunda no gukundisha abandi gukoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.

    –   Gushishikarira kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

    Ubu ndangwa no:
    Kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ubufatanye.

    I.4.  
    Isuzuma risoza umutwe wa mbere

    Umwandiko: Uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere

    Iterambere ni irya bose si iry’umuntu umwe. Kugira ngo rishoboke, umuryango ari wo ugizwe n’umugabo n’umugore n’abana bagomba kubigiramo uruhare. Dore ko abagiye inama Imana ibasanga. Ingero ni nyinshi ariko reka turebe ingero z’imiryango ibiri ituye ku musozi wa Burimbi.

    Umuryango wa Cyubahiro na Kamariza bose bashakanye ari abatindi; bavugagwa ko nta cyo bakwigezaho. Bo ariko ntibacika intege kuko bahamyaga ko ibintu ari ibishakwa ntawubivukana. Dore ko bari baramenyaniye mu mahugurwa y’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere. Aho bahakuye ibitekerezo ntagereranwa y’uburyo bwo kwiteza imbere, biturutse ku nguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari. Mu gihe bari bamaze kurushinga, rubanda rwakomeje kubaha inkwenene na bo bati : “Isazi y’ubute ntirya igisebe” kandi ngo “Utayihinganye ntayikira”. Ubwo berekeye kuri Banki y’Abaturage ya Kinyami gusaba inguzanyo maze barayihabwa. Bwatinze gucya bashoka igishanga, maze si uguhinga karahava! Batera imbuto z’indobanure, ijuru na ryo rirabakundira. Isarura rya mbere, bishyuye icya kabiri ku nguzanyo, banigurira amatungo magufi, arimo ingurube n’inkoko. Ibyo byatumye benshi ndetse no mu babahaga inkwenene, bibaza uko babakiranye. Ibyo byaterwaga n’uko batari bazi ibanga ryabo ryo kubahana no kugirana inama, igihe cyose bagiye gukora ikintu icyo ari cyo cyose.

    Haciye umwaka umwe, bibarutse abana babiri; umwe yitwa Kiza undi yitwa Ishimwe. Abo bana bareranywe urukundo, bahabwa n’ibyangombwa bikenewe nk’ indyo yuzuye, imyambaro ikwiye, ubuvuzi nyabwo, amashuri meza. Usibye ibyo, bigishijwe uturimo dutandukanye, maze bakura bazi ko akabando k’iminsi ari umurimo. Ntibyatinze batsinda ikizamini cya Leta kuko biganaga ikinyabupfura n’ubuhanga ndetse n’abarimu bakabakunda birambuye. Ibyo bituma abandi bana babareberaho, maze na bo biyuha akuya barabigana mu matsinda anyuranye, harimo itsinda ryo kurwanya marariya, iryo kubungabunga ibidukikije. Bamaze kurangiza amashuri yisumbuye, bemerewe kujya kwiga muri za kaminuza zo mu mahanga. Kiza akurikirana ibyerekeye ikoranabuhanga naho Ishimwe we akurikira ibijyanye n’ubuvuzi. Nyamara nubwo kwa Cyubahiro na Kamariza hari impundu, kwa Ntambara na Nyiranuma ho hari ishavu, dore ko babagaho ku bugenge. Uti: “Ese ibyo bishoboka bite ko abantu babana ku bugenge boshye abatagira ubwenge?”

    Ntambara na Nyiranuma babanye bifashije mu buryo buringaniye, dore ko bavukaga mu ngo zidasaba umunyu, kandi na bo bari bararangije muIshuri Nderabarezi rya Byumba. Ntibyatinze bibarutse ubwa mbere abana b’impanga ari bo: Semanywa na Keza. Babareze bibabaje kandi biteye agahinda, kuko batasibaga kurwana kubera ubusinzi bwa buri munsi. Wasangaga Ntambara na Nyiranuma baramukira mu kabari kari hafi y’ishuri, abana babo bigagaho. Guteka byabaga rimwe ku munsi nabwo nijoro. Akenshi abana baryamaga batariye, maze bwacya bakarwanira mu nkono batabanje no kwikiza ubutuna.

    Igihe cy’amanywa, abana babo bavaga ku ishuri nakajya mu ngo za rubanda, rimwe bakabaha ibyo kurya, ubundi bakabibima. Koko rero “ntarutamburira imfusha”. Umunsi umwe haguye imvura y’amahindu, Semanywa na Keza bavuye ku ishuri, kuko nta rufunguzo bari bafite, bugama munsi y’igiti cyari ku irembo ry’iwabo.

    Muri iyo mvura, nibwo Keza yafatwaga n’umusonga ariko Semanywa ntiyabimenya agira ngo ni ugukina. Uko amasaha yagendaga akura, ni na ko yarushagaho kuremba, maze atangira kubwira umuvandimwe we ko apfuye. Ubwo Semanywa ahuruza abaturanyi ngo bamujyane kwa muganga. Bamwe bumva umwana bwangu, ariko abandi basa n’ababyirengagije. Bakiri muri izo mpaka, hatunguka Cyubahiro na Kamariza, babona umwana yarembye maze batumiza ipikipiki bamujyana kwa muganga. Bamugejejeyo, batinze kumwakira kuko nta n’ubwishingizi mu kwivuza bagiraga. Muganga aramusuzuma maze ababwira ko hasigaye akuka gake. Koko bidatinze Keza araca.

    Inkuru y’inshamugongo ihita ikwira hose ko umwana wa Ntambara na Nyiranuma yitabye Imana. Abantu barababara cyane kubera ko Keza yazize uburangare bw’ababyeyi. Imihango yo gushyingura iba bose bacitsemo igikuba. Bashinjaga Ntambara n’umugore we urupfu rw’umwana wabo kuko impanga ye yari yabibasobanuriye. Nyiranuma we amarira yari yose, bamwe bakamuhoza abandi bakamuha inkwenene. Ubwo abahacaga bose bifataga ku munwa.

    Nuko ishyingura rirangiye, Cyubahiro yahise asaba ijambo, aravuga ati: “Ibi bikwiye gusubirwamo, abantu bakibutswa inshingano zabo, haba mu ngo ndetse n’ahandi”. Nibwo basabye umuhuzabikorwa w’umurenge gutumiza inama y’ikubagahu ngo bafatire ibintu mu maguru mashya. Muri iyo nama, Cyubahiro na Kamariza bahawe umwanya basobanurira abantu ibintu byinshi bamaze kugeraho kuko bari bamaze kubazwa ibanga bakoresha. Banababwiye n’ibyo bateganya kugeraho, mu minsi iri imbere, ariko kandi ko ibyo byose babigezwaho n’ubwumvikane no kujya inama ku bibazo byabangamira umuryango. Ibinaniye umwe undi akabikora. Nubwo bari mu bwirabure, ntibyatumye abaturage bihanganira kubaha amashyi y’urufaya. Abari aho batahana ingamba nshya cyanecyane ko bibazaga icyo bakora ngo batere imbere. Nyiranuma na Ntambara bahise basaba abaturage bose imbabazi ndetse bazisaba n’Imana, bafata ikemezo
    cyo gusenyera umugozi umwe. Wumvaga bamwe hirya bavuga ngo:

    “Harakabaho Cyubahiro na Kamariza”; abandi ngo: “Izina ni ryo muntu!”

    I.  Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1.     Ni iki Kamariza na Cyubahiro bakoze ngo barwanye ubukene ?

    2.     Ni ikihe gikorwa cy’ubutwari Nyiranuma na Ntambara bakoze imbere y’abaturage bagenzi babo?

    3.     Imibereho ya Cyubahiro na Kamariza bayikeshaga iki abantu batari bazi?

    4.     Andika ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka tubona muri uyu mwandiko.

    5.     Ushingiye ku mutwe w’uyu mwandiko tanga urundi rugero rw’abantu uzi bahinduye imibereho yabo n’uko babigenje.

    6.     Ni irihe somo ry’ubuzima bwa buri munsi wakwigira kuri iyi miryango yombi?

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo

    1.   Sobanura aya magambo:

    a)  Uburinganire

    b)  Ubwuzuzanye

    c)  Inkwenene

    d)  Ubutuna

    e)  Ikubagahu

    f)   Gutera utwatsi

    2.   Simbuza amagambo atsindagiye ayo bivuga kimwe ari mu mwandiko:

    a)   Kamariza afatanya n’umugabo we mu kuzuza inshingano zo kurera abana bibarutse.

    b)  Umutegarugori utiyubashye usanga rubanda bamuseka cyane.

    c)  Afite agahinda ku buryo no kugira icyo ashyira ku munwa byamunaniye.

    d)  Yagiye shishi itabona nta cyo atubwiye ku byabaye ku baturanyi be.

    3.    Andika amagambo ari mu mwandiko asobanura atya:

    a)  Ukuba ikintu kigeze mu ididaniro.

    b)  Gushakira umugore ku wundi.

    c)  Gukora iyo bwabaga, uko ushoboye kose.

    4.    Koresha amagambo akurikira mu nteruro ukurikije inyito afite mu mwandiko:

    a)  Umuganji

    b)  Gutera utwatsi

    c)  Kubaha urw’amenyo

    a)  Kurenga inkombe.

    I.        Ibibazo ku kibonezamvugo

    Tahura ubwoko bw’amazina y’urusobe akurikira, ugaragaze uturemajambo twayo n’amategeko y’igenamajwi: nyogokuru, mabukwe, Nyirinkwaya, sobuja, Sebatunzi, Nyirabizeyimana, Rwankubebe, Nyirarunyonga, Ikoranabuhanga, Amajyambere.

    a)  Nyogokuru

    b)  Mabukwe

    c)  Nyirinkwaya

    d)  Sobuja

    e)  Sebatunzi

    f)   Nyirabizeyimana

    g)  Rwankubebe

    h)  Nyirarunyonga

    i)  Ikoranabuhanga

    j) Amajyambere





























     








     




  • UMUTWE WA 2 UMUCO NYARWANDA

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    –      Gusesengura igitekerezo k’ingabo agaragaza ingingo z’ingenzi zigikubiyemo.

    –      Gusoma no gusesengura zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami agaragaza ingingo z’ingenzi zizikubiyemo.

            Kuvuga no kwandika interuro yubahiriza ibihe by’inshinga.

    IGIKORWA CY’UMWINJIZO

    Tekereze kandi urondore ibyarangaga ibitaramo by’ibwami mu Rwanda rwo hambere, imihango y’igitero yakorwaga, icyo intwari zivugaga n’amashimwe zagenerwaga zivuye ku rugamba, ugaragaze muri make ibyaranze inganzo y’amazina y’inka n’akamaro ko kuyiga muri iki gihe. Sobanura uruhare rwa buri ngingo yagaragajwe hejuru mu gusigasira umuco nyarwanda.

    II.1.   Umwandiko: Igitero k’i Butembo

    g

    Igitero k’i Butembo cyabaye mu mwaka wa 1874. Ikimenyetso cy’uwo mwaka cyabaye Nyakotsi yitwa Rwakabyaza yagaragaye mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 1874. Impamvu y’icyo gitero yabaye iyi ngiyi: hariho Shabikobe bya Sebitoryi, agatunga inka z’inyambo zitwaga Imisakura. Izo nka bazigishishiriza i Kamuronsi, agahugu kari ku mutwe w’ikiyaga cya Kivu ku mupaka w’u Buhunde. Umuhinza wo mu Buhunde witwaga Muvunyi wa Karinda arazitera arazinyaga. Iyo nkuru igeze kuri Kigeri IV Rwabugiri, ari i Rwamaraba, asanga bibaye ngombwa kujya guhorera izo nyambo ze zanyazwe n’uwo muhinza. Nyamara ubundi uwo Muvunyi yayobokaga u Rwanda, akajya yohereza amakoro ibwami.

    Igihe ari mu byo guhaguruka, haza intumwa za Mwezi IV Gisabo, umwami w’u Burundi. Izo ntumwa zari Abaganwa batatu, baherekejwe n’intore ijana. Batumye ibwami kuvunyisha, Rwabugiri abatumaho ko ari mu rugendo, ko abaheje kugeza igihe azahindukirira. Abasigira umutware we Mugabwambere wa Nyamutera, akajya abacumbikira i Kanyinya na Rubingo rwa Shyorongi. Ategeka ingo ze zose ko zizajya ziboherereza amazimano. Bakazibagira inka eshatu buri munsi, bakaziha n’amazimano yandi y’ibiribwa n’amayoga.

    Rwabugiri amaze guhaguruka iwe i Rwamaraba, atuma abantu ku bagore be ngo barushanwe kwitegura intumwa za Mwezi, anababwira ko uzarusha abandi umwiteguro ari we uzatahirwa n’ibirori by’imyiyereko, bikazakirirwamo

    intumwa za Mwezi. Abwira izo ntumwa ati:

    “Ungire Cyivugiza ya Gatsibo, […] Umbwirire Muhundwangeyo wa Ngarambe, Umukobwa uteye abahungu imbabazi,

    Uti: ‘Witegure intumwa za Mwezi.Ningushima ingabo zizagutaramira, Inyambo zitahe iwawe.”

    (Uwo yari Kangeyo ka Kanyabujinja ka Nyiracumu, wagengaga urugo rw’i Gatsibo)[…]

    Rwabugiri yahagurutse i Rwamaraba ataha […] i Rubengera, ahategerereza abatasi yari yarohereje kumutatira u Buhunde […] Abo batasi bamaze kurondorera umwami ibyo kwa Muvunyi wa Karinda, umuhinza w’u Buhunde, n’abatware bakomeye muri icyo gihugu, intore zo mu Ngangurarugo zihimbiraho indirimbo yitwa Rwahama […]

    Igitero kigeze mu Buhunde, cyaje kurwanya Muvunyi wa Karinda, araneshwa ariko arabikinga ntibashobora kumushyikira. Ubwo ingando ya Kigeri IV Rwabugiri yari i Runyana. Amaze gutsinda Muvunyi n’abategeka bandi bo mu Buhunde, Murego wa Bigiri we ndetse yatewe mbere ya Muvunyi. Shabiganza we ngo yaba yarahunze ariko ntibizwi neza. Abandi batewe bagatsindwa ni Murengezi wa Nyarubwa na Karenge na Rwankuba rwa Gahinda.

    Twabonye mbere ko umwami yari aganditse i Runyana. Yari yaratatishije Nkingo iri hafi y’u Runyana, kuko mu bwiru bari bazi ko ari ho Abarenge baramvuye ingoma y’ingabe yitwaga Mpatsibihugu.

    Ategeka abiru be kuharamvura ingoma y’ingabe nshya yari yageneye iryo zina rya Mpatsibihugu, kugira ngo ayungukiremo ububasha bw’Abarenge ba kera, bategekaga ibihugu bigari u Rwanda rwari rutarigarurira byose. Aho Rwabugiri amariye gukubanga u Buhunde bwose, abaza abatasi be ati: “Inyuma y’ishyamba turuzi rihetuye u Buhunde, hari ibihugu nyabaki?” Abatasi bamubwira ko batabizi, ko ari ntawigeze arenga iryo shyamba. Ariko bamumenyesha ibyo bumvanye abandi, ngo uryinjiyemo amaherezo inzira yinjira mu mugezi wa Nyabarongo, akaba ari yo bagenda bavogera, ikikijwe n’inzitiro z’imigano. Rukaba urugendo rurerure kuzageza aho inzira izakukira bakabona kugenda ahatari mu mazi. Rwabugiri ati: “Nimuhogi tugende tuge kureba ibihugu byaba inyuma y’ishyamba, ubwo hatataswe tuzagenda tuhitatira ubwacu.”

    Ingabo zose zinjira mu ishyamba, amaherezo koko binjira muri wa mugezi barawuvogera, Rwabugiri n’abagore be bahetswe. Ngo urwo rugendo baruhereye mu gitondo bakuka uwo mugezi ikigoroba. Aho bakukiye uwo mugezi wa Nyabarongo rero, bagandika mu ishyamba. Bukeye barakomeza bahinguka ahantu hatamurutse, hatuwe n’abantu bameze nk’Abahunde,

    ariko batazi ibi byuma bicurwa. Barwanishaga ibisongo by’imigano kandi bagahingisha inkonzo z’ibiti. Babonye abo bantu bapfupfunutse mu ishyamba, bagerageza kubarwanya, ariko Abanyarwanda barabatsinda. Ingabo zikomeza zikurikiye inzira yo mu ishyamba, zibona indi midugudu imeze nk’iyo bari bahingukiyeho mbere.

    Ariko muri iyo midugudu bahasanga ibintu abo baturage babo bahingaga, byari bibatunze. Kuko rero impamba zari zagabanutse, umwami abwira rubanda ati: “Nimurye biriya bintu, ubwo byari bitunze abandi bantu namwe byabatunga, nitugera i Rwanda muzanywe imiti yo kubahumanura.” Ibyo bintu bavuga byari amashaza. Hanyuma bajya guhaguruka ngo bagaruke mu Rwanda, umwami ategeka ko bazagarukana imbuto zayo.

    Aho azagerera i Rubengera ngo ahingisha mu gikari utuyogi two kororeramo ayo mashaza. Izina bayitaga acyaduka, agikwirakwiza mu Rwanda bwa mbere, ryari amashaza kuko yabanje guhingwa mu Bwishaza. Ntabwo Abanyarwanda batangaga amakoro y’amashaza kuko atari umwaka wa karande mu Rwanda; kandi n’uwaryaga amashaza ntiyashoboraga kunywa amata ngo amashaza yica inka. Ngicyo rero ikintu k’ingirakamaro igitero k’i Butembo cyagiriye u Rwanda: kururonkera imbuto nshya.

    Aho izina ry’igitero k’i Butembo ryaturutse ni muri iryo shyamba riri inyuma y’i Buhunde n’u Buhavu. Aka karere kose kari inyuma y’ishyamba mu burengerazuba bw’ibyo bihugu byitwa Butembo. Igitero cyari cyarahagurukiye u Buhunde, hanyuma kirenze ishyamba kivanayo izina ry’u Butembo […]

    Bamaze kugera mu Rwanda ingabo zitabaruka ukwazo zerekeje mu Buriza n’u Bwanacyambwe ngo zizahahurire n’umwami zikore imihango y’imyiyereko, ari wo munsi w’ibirori byasezeraga ibitero. Naho Rwabugiri aherekezwa n’abatware bamwe anyura iyo mu Murera ahinguka ku Rusumo kwa Magara (ku Rusumo rwa Kabona ku ngezi ya Burera) anyura iy’u Buberuka, agana iwe i Gatsibo ngo arebe uko umwamikazi Kangeyo ka Kanyabujinja bari barakoze imyiteguro. Twibuke ko atabara yari yaratumye ku bamikazi bose ngo bazamwitegure, uzarusha abandi akazaba ari we utaramirwa n’ingabo zitabarutse. Ageze i Gatsibo, areba imyiteguro y’urwo rugo […] Umwami atanga umunsi wo kubyukurutsa. Birangiye arahaguruka

    Ageze i Gasabo iw’umwamikazi Bayundo ba Rwigenza […] asanga umwiteguro waho uruta uw’i Gatsibo. Nanone barabyukurutsa, hanyuma umwami arahaguruka ajya i Kabuye ka Jabana iw’umwamikazi Kanjogera.

    I Kabuye bari barakoze umwiteguro urushijeho guhimba […] Basanga ari ibwami koko. Kuko rero Kanjogera yari inkundwakazi, Rwabugiri atumiza ba Barundi bo kwa Mwezi bamusanga i Kabuye. Ingabo ziyereka ari ishyano ryose, hatumiwe n’izitari zaratabaye ari ugushaka umurato wo kwereka Abarundi. […] Umwami rero yamaze iminsi i Kabuye, hanyuma arahaguruka ajya i Kigali ari kumwe na ba Barundi. Bageze kwa Nyirandabaruta ya Sendirima, basanga

    umutako […] uruta ahandi hose ku buryo bitari bigifite n’igereranyirizo […]

    Mu birori by’imyiyereko, ingabo zitabarutse, nibwo Biraro bya Nyamushanja wa Rugira yahimbiye Rwabugiri ikivugo “Inkatazakurekera” arakimutura.

    2.  1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA

    Soma umwandiko “Igitero k’i Butembo”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1.   Koresha amagambo akurikira dusanga mu mwandiko mu nteruro wihimbiye:

    a)  Kugishisha inka

    b)  Amakoro 

    c)  A

    2.8.1.  Akamaro ko kwiga inganzo y’amazina y’inka

    ba

    IGIKORWA

    tasi

    d)

    1.    

    Mwungurane ibitekerezo mu ngingo ikurikira:

    Mubona ari uruhe ruhare rw’inganzo y’amazina y’inka mu buvanganzo nyarwanda?

         Vuga abantu b’ingenzi bategekaga inyambo maze usobanure inshingano za buri wese.

    2.         Sobanura amagambo akurikira: ibigarama, inkerakibumbiro, imirizo, ingegene.

    3.         Vuga imyororere y’inyambo.

      Ingando

    2.    Shaka imbusane z’aya magambo ukurikije inyito afite mu

    mwandiko wasomye.

    a)  Azahindukirira

    b)  Guhunga

    c)  G

    Wifashishije ubumenyi ufite ku muco n’amateka, kora ubushakashatsi maze utahure imihango yakorwaga kugira ngo u Rwanda rutere ikindi gihugu, abagiraga uruhare mu migendekere y’igitero, n’inyungu Igihugu cyakuraga mu gitero.

    ukuka umugezi

    d)  Guhinguka

    3.         Uzuza interuro zikurikira ukoresheje amagambo avuye mu mwandiko

    a)  Mu gitero k’i................. Abanyarwanda bahakuye imbuto

    y’.....................

    b)  Igitero k’i butembo cyabaye mu wa...................... cyagabwe

    kiyobowe n’umwami .........................

    c)  Igitero cyahagurukiye i.......................... gisozerezwa inyuma

    y’ishyamba i .............

    2.1.2.  Gusoma no kumva

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butembo” hanyuma usubize ibibazo byawubajijweho:

    1.          Sobanura intandaro y’igitero k’i Butembo.

    2.          Ni nde wafashe iya mbere mu gushoza urwo rugamba?

    3.          Ni uwuhe mwamikazi warushije abandi imyiteguro myiza?

    4.          Ni ikihe gihembo cyari giteganyirijwe umugore uzarusha abandi kwitegura umwami?

    5.          Ikivugo “Inkatazakurekera” cyahimbwe na nde? Ryari?

    6.          Shaka ibintu cyangwa ibikorwa byavuzwe mu mwandiko bibangamiye ibidukikije.

    2.1.2.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Igitero k’i butembo” hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    a)  Amakoro yatangwaga ibwami wayagereranya n’iki muri iki gihe? Sobanura igisubizo utanze uhereye ku kamaro kayo.

    b)  Garagaza ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zigaragara muri uyu mwandiko.

    c)  Vuga muri make ibikubiye muri uyu mwandiko mu magambo yawe bwite.

    II.2.   Ubuvanganzo nyabami

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butembo” ugereranye ibivugwamo n’ibyavugwaga mu yindi myandiko wize, maze ukore ubushakashatsi utahure inshoza y’ubuvanganzo nyabami, urondore zimwe mu ngeri z’ubwo buvanganzo n’ uturango twazo.


    2.2.1.  Inshoza y’ubuvanganzo nyabami

    Nk’uko byizwe mu myaka yabanje, ubuvanganzo ni imvugo cyangwa inyandiko ifite icyo ivuga kandi yifitemo ubwiza n’ubuhanga bw’imikoreshereze y’ururimi. Imvugo cyangwa inyandiko y’ubuvanganzo irangwa akenshi n’ikeshamvugo. Ubuvanganzo nyarwanda babugabanyamo ibice bibiri: ubuvanganzo nyemvugo n’ubuvanganzo nyandiko. Ubuvanganzo nyemvugo ni ibyahanzwe n’abantu ba kera batazwi neza bahangaga batandika, bakabifata mu mutwe. Ibyo bahangaga babishyikirizaga ab’igihe cyabo bikabizihira mu bitaramo, bakagenda babiraga abo basize, bityobityo bigahinduka uruhererekane.

    Ubuvanganzo nyabami burimo ibihangano byose byerekeranye n’abami, ingoma zabo, ibitero byabo, abakurambere, abatware n’imihango by’ibwami. Ni ingeri y’ubuvanganzo itari igenewe buri wese nk’uko ubuvanganzo bwo muri rubanda bwari bumeze. Bityo igihangano cy’ubuvanganzo nyabami ntawashoboraga kugira icyo agihinduraho atabyemerewe.

     2.2.2.  Zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami

    Mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo nyabami twavuga ibitekerezo nyabami (ibitekerezo by’ingabo), amazina y’inka, ibisigo nyabami, ubwiru, ubucurabwenge, ibyivugo, inanga zivuga iby’ibwami, indirimbo z’ingabo.

    Muri rusange ingeri z’ubuvanganzo nyabami zirangwa no kuba ari imyandiko ivuga abami, imiryango yabo n’ingoma zabo.

    a)  Ibitekerezo by’ingabo

    Ibitekerezo by’ingabo byavugaga imitegurire n’imigendekere y’ibitero ingabo z’umwami zagabye mu bindi bihugu bakongeraho amakabyankuru.

    b)  Amazina y’inka

    Amazina y’inka ni imivugo irata inyambo n’umwami. Ni ingeri y’ubuvanganzo nyabami irangwa n’itondeke ripimye (umubare w’utubangutso ungana), ikeshamvugo n’amagambo yabugenewe. Yagiraga imiterere yihariye.

    c)  Ibisigo nyabami

    Ibisigo nyabami ni imivugo yasingizaga abami n’ingoma zabo ikoresheje amagambo y’indobanure. Ibisigo nyabami birangwa n’ikeshamvugo, amagambo y’indobanure kandi ntibyahindagurikaga mu miterere yabyo.

    a)  

    IMYITOZO

    Ubwiru

    Ijambo “ubwiru” risobanura ibanga rikomeye cyane iryo ari ryo ryose. Mu buvanganzo nyabami ubwiru ni imihango yakorwaga n’umwami n’abiru. Iyo mihango yakorwaga mu ibanga kandi ikagira amagambo yihariye agendana na yo. Iyo mihango bayitaga inzira z’ubwiru.

    Ubwiru bwari bukubiyemo amategeko yagengaga imihango y’ibwami, bwakoreshaga ikeshamvugo n’andi magambo yabugenewe kandi ntibwahindagurikaga.

    a)  Ubucurabwenge

    Ni umuvugo muremure wavugaga ibisekuru by’abami n’abagabekazi. Abawufataga mu mutwe bitwaga abacurabwenge. Ubucurabwenge burangwa n’uko buvuga ibisekuru by’abami n’abamikazi mu buryo buryoheye amatwi. Ubucurabwenge bwakorwaga n’abiru.

    b) Ibyivugo

    Kwivuga: ni ukuranga icyo uri cyo, uwo uri we mu rwego rw’intambara, rimwe na rimwe umenyesha abakumva uwo ukomokaho byo guhimba, ukavuga ibyakuranze ku rugamba.

    Ibyivugo ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda bisingiza intwari n’ubutwari bwazo ndetse n’intwaro zifashishwaga. Muri iyo ngeri, uwivuga yirataga ibigwi n’ibirindiro yagiriye ku rugamba. Tuyisangamo amoko abiri y’ingenzi ari yo: Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo by’imyato.

    c)   Inanga zivuga iby’ibwami

    Gucuranga inanga ni ubuhimbyi bujyana no gucuranga inanga bayibwira. Inanga z’ibwami ni indirimbo zicurangwa ku nanga y’amano. Mu buvanganzo nyabami, inanga zaherekezwaga n’indirimbo z’ingabo zigahishura uko abakurambere batekerezaga, akari kabari ku mutima n’uko bari bameranye mu mibanire yabo. Inanga tuzisangamo iturango tw’ubusizi nyarwanda(isubirajwi, imibangikanyo, injyana...) Zahimbirwaga

    kurata no gusingiza abami. Zacurangirwaga mu bitaramo binyuranye.

    d)  Indirimbo z’ingabo

    Ni indirimbo zaririmbwaga mu bitaramo byo kwizihiza insinzi y’ingabo zabaga zivuye ku rugamba. Izo ndirimbo zafatiraga ku bantu babayeho (abami, ab’ibwami n’abatware cyangwa ibikorwa byabayeho bizwi nk’ibigwi, ibirindiro...).

    UMWIITOZO

    Ungurana ibitekerezo na bagenzi bawe ku kamaro ko kwiga ubuvanganzo nyabami.

    Ibitekerezo by’ingabo

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butembo” maze ukore ubushakashatsi utahure inshoza y’ibitekerezo by’ingabo n’uturango twabyo.

    2.3.1.  Inshoza y’ibitekerezo by’ingabo

    Ibitekerezo by’ingabo ni ibihangano byabaga bikubiyemo uko urugamba rwagenze. Byahimbwaga n’abatekereza b’ibwami bafatiye ku byavuzwe n’abavuzi b’amacumu babaga bakubutse ku rugamba. Abo bavuzi b’amacumu bari abantu bazwiho ubuhanga mu kuvuga neza no gufata mu mutwe bagakoresha imvugo nziza kandi batajijinganya. Mu bitekerezo by’ingabo havugwamo inkuru y’igitero n’abakigizemo uruhare cyanecyane ab’intwari.

     2.3.2.  Uturango tw’igitekerezo k’ingabo

    Igitekerezo k’ingabo kirangwa n’ibi bikurikira: kivugwamo inkuru y’igitero cyagabwe n’uko igitero cyagenze, kigaragaramo abakigizemo uruhare n’abakibayemo intwari, gishingira ku makuru mpamo y’ibyabaye, kirangwa ndetse n’uturingushyo tw’abatekereza b’ibwami abandi bita amakabyankuru.

    IMYITOZO

    a)  Ku bwawe urabona akamaro k’ibitekerezo by’ingabo kari akahe?

    b)  Kwiga ibitekerezo by’ingabo bidufitiye akamaro muri iki gihe ndetse n’ikizaza?

    II.1.   Imihango y’igitero mu Rwanda rwo hambere

    g

    Imitegurire n’imihango y’igitero

    IGIKORWA

    Wifashishije ubumenyi ufite ku muco n’amateka, kora ubushakashatsi maze utahure imihango yakorwaga kugira ngo u Rwanda rutere ikindi gihugu, abagiraga uruhare mu migendekere y’igitero, n’inyungu Igihugu cyakuraga mu gitero.

    Umurage ukomeye Abanyarwanda basigiwe n’abasokuruza ni Igihugu. Ibi byatumye u Rwanda rugenda rwagurwa binyuze mu bitero rwagabaga kandi rugomba kubitsinda. Mbere yo gutera habanzaga gukorwa imihango inyuranye harimo inzira y’inkiko yabyaye umugaru hagiye kwagurwa imipaka n’inzira y’urugomo hagiye kugabwa ibitero.

    Si iyo mihango yakorwaga gusa kuko habagaho n’igitaramo njyarugamba cyabanzirizaga urugamba umwami yabaga agiye gushoza mu mahanga. Abantu bahuriraga hamwe maze bakarebera hamwe ingamba z’urugamba. Buri wese mu babaga bateraniye aho yagiraga icyo yiyemeza gukora kugira ngo Igihugu kizatsinde urugamba.

    1.         Umugaba w’ingabo n’umugaba w’igitero

    Ingabo z’u Rwanda zari imitwe itegekwa n’abatware aba n’aba. Aha ngaha turebe iki ngiki: abo batware b’izo ngabo, bitwaga abatware mu butegetsi bw’Igihugu bwa kera, ntibigire aho bahuriye n’abatware bategekaga mu Rwanda mu bihe bya kizungu. Umutware kera, mbere y’umwaduko w’abazungu, ntabwo yari ameze nk’umushefu. Abatware rero bitwaga batyo mu butegetsi bw’Igihugu, naho mu butegetsi bw’abarwanyi (igihe ingabo zabo zabaga zihagurukiye igitero) bakitwa abagaba b’ingabo. Igihe k’intambara, umugaba wese w’umutwe uyu n’uyu, ni bwo we yambaraga ikamba ry’ingabo, kikaba ikimenyetso cy’ubutegetsi bw’abarwanyi. Iryo kamba ryari uruhu rw’icyondi batamirizaga mu ruhanga bakarusesurira mu bitugu. Umugaba w’igitero we ntibyari ngombwa ko aba ari umutware uyu n’uyu; yashoboraga no kuba ari umunyacyubahiro uhatswe.

    Mbere yo kugaba igitero, ibwami babanzaga kuraguza ngo barebe niba gutera igihugu iki n’iki bizahira u Rwanda. Indagu yaba ibibemereye, bakaraguriza ubwoko buzatorwamo umugaba; ubwoko bufashwe bukaraguriza imiryango yabwo; umuryango ufashwe n’indagu bakaraguriza abo muri bo ngo barebe uzaba umugaba. Ntiyagombaga kuba ari intwari ubwe cyangwa ngo agombe kuba ari umuntu ufite ubuhanga bwo kurwanisha ingabo neza yabaga ari nk’impigi ubwe, izatuma ingabo z’u Rwanda zitsinda kandi ntiyagombaga no kurwanisha ingabo ubwe zarwanishwaga n’abagaba bazo bonyine.

    Umugaba yamaraga gutorwa, umwami akamuha ububasha nk’ubwe. Izina rye ry’ubwami rikaba iry’umwami wa kera wigeze gutsinda icyo gihugu bateye. Umugaba yamaraga kwimikwa, umwami akamwambika ikamba ry’ingabo (rwa ruhu rw’icyondi) akamutamiriza ishyira, (umurizo w’urukwavu rwafashwe ari ruzima), akamutamiriza n’intuku (inyoni yo mu ishyamba ry’i Buyenzi itukura, imeze nka gasuku); akamuhereza, agasohoka, akivuga, agahaguruka ubwo, ingoma zikamuherekeza, abatware bose bahurujwe, atuma ku ngabo zabo ngo zihaguruke.

    Umugaba ugaba ntiyashoboraga kugira umusozi asibiraho: ariko yararaga indaro ngufi, kugira ngo ahe ingabo z’Igihugu cyose umwanya wo gukorana. Aho yararaga, yazimanirwaga nk’umwami, yagira uwo anyaga bigahama ntaburane. Ubwo yabaga afite abatasi bazi ibyo muri icyo gihugu gitewe, barakigenze bitwaje gutunda, cyangwa barakigiyemo bashukana ngo baragicikiye. Umugaba yajyaga kugera ku nkiko y’u Rwanda, ingabo zikaba zarakoranye, akajya inama n’abagaba bazo, akabaha amayira (guha umugaba kanaka inzira azanyura), kandi buri murari w’ingabo ukaba uhawe n’umutasi uyobora ingabo, uzimenyesha akarere karimo abarwanyi bakaze, cyangwa uzibuza kunyura aha n’aha, kuko hari nk’uruzi rukomeye batashobora kwambuka n’ibindi.

    Icyo gihe cyo gutanga amayira, ingabo zitaratabara, umugaba akohereza intumwa yo kubwira ibwami umunsi imirwano izatangira. Iyo ntumwa, babaga ari abantu benshi, kugira ngo nihagira umwe urwara cyangwa unanirwa, abandi bazakomeze urugendo barare indaro bategetswe. Bati: “Muzataha ibunaka, bityobityo, maze ku munsi wa kangahe muzatahe ibwami, mubabwira muti:”Imirwano izatangira ejo mu museke.”

    2.         Umwami n’umugabekazi mu mihango y’inteko

    Kuri wa munsi watanzweho umugambi, ibwami baramukaga batangira imihango y’inteko. Iyo mihango yakorwaga n’umwami, yaba adahari (yagiye muri iyo ntambara, nk’uko byari bimeze mu gitero i Butembo) iyo mihango igakorwa n’umugabekazi. Bwacyaga yicara ku ntebe y’inteko ibaje mu giti cy’umuko), akicara yegamye ku nkingi, ngo hatagira umuvugisha aturutse inyuma akamutera gukebuka. Gukebuka inyuma, byabaga ari ugutera ingabo z’u Rwanda gusubiza inyuma (guhunga); ntiyinyagamburaga (ngo ingabo zidahungabana). Akirirwa ameze atyo bikageza igihe inyenyeri ziza kugaragara mu ijuru, ijoro riguye. Hahozeho itegeko ry’akamenyero rivuga ngo ijoro ribanguza abami n’abandi; ari byo kuvuga ko nta rugamba rushobora kubaho nijoro; ntibibariye mu ngamba z’igitero.”

    Icyo gihe, umwiru wo mu Bazinanshuro (bakomoka kuri Kazinanshuro) yabaga yacaniye igicaniro ibwami, ntikizazime igihe cyose k’intambara kigahoraho ijoro n’amanywa. Abagore n’abakobwa bo muri ako karere birirwaga baha impumbya ari byo kuvuga: kwahira ibyatsi babishyiramo ibishangari byo kugumya gucanisha icyo gicaniro. Ubwo bahaga impumbya, bakabyina imbyino yitwa “tubarusha umwami”, amabango yayo akabanza ibihugu byose bikikije u Rwanda, irya nyuma rikaba irya cya gihugu cyatewe.

    lcyo gihe, imfizi y’ubwami, yimikishijwe imihango y’ubwiru, ikaba iri iruhande rwa cya gicaniro, n’abantu benshi bayizinga, ngo hatagira isazi iyikoraho, bigatuma iyiyama cyangwa izunguza umurizo; byajyaga gutuma ingabo zihindagana ku rugamba.

    Ubwo kandi mu Rwanda rwose abagore n’abakobwa bahaga impumbya, igicaniro cyo kuri buri musozi kikaba mu rugo rw’umunyacyubahiro uwutuyeho, yaba umutware, yaba se undi udatwara ariko w’umutunzi. Kandi igihe k’intambara, byari umuziro gucyuza ubukwe, kuburana no kugira icyo umuntu agaragaza cy’urwango. Ababaga bafitanye inzangano barabirekaga, bakagenzanya neza, bakarindira ko igitero kizatabaruka.

    Iyo mihango yagirirwaga igitero; habagaho n’agatero shuma. Ni ukuvuga igitero kigabwe n’umutware uyu n’uyu wo ku nkiko, kitaragurijwe n’ibwami. Agatero shuma kamaraga umunsi umwe mu mahanga. Niba agatero shuma kaneshejwe, si u Rwanda rwabaga runeshejwe; niba kanesheje, si u Rwanda rwabaga runesheje. Igihe katabarukaga, ingabo ziyerekeraga uwazigabye, ntizigombe kujya ibwami. Na Rwabugiri ubwe yateje udutero shuma kenshi, ntitubarirwe mu bitero by’u Rwanda.

    Umwami ntiyashoboraga kuba umugaba w’igitero, cyangwa uw’ingabo ze bwite, kabone n’iyo yabaga yajyanye na zo. lze bwite zabaga zigabwe n’umutware w’urugo rw’umwami, nk’uko igihe k’Ingangurarugo zabaga zigabwe na Nyantaba ya Nyarwaya cyangwa Bisangwa bya Rugombituri, uko basimburanye kuri uwo murimo. lcyahindukaga gusa, ni uko igihe umwami yabaga ahari, umugaba w’igitero yarekaga kuvugirwa n’ingoma, igihe cyose babaga bari ku musozi umwe bombi.

    1.        Ibitsimbanyi n’abanyamihango b’ibwami

    lmitwe y’ingabo yakomatanyaga abaturagihugu bose, ubariyemo na rubanda rwo ku musozi, ndetse n’abantu babaga mu ishyamba. Igihe rero igitero cyahuruzwaga, umugaba yahuruzaga n’imiryango y’abaturage basanzwe, maze umutware w’umuryango agategeka umwe wo muri bene wabo utahiwe n’itabaro akagenda akajya gucungura abavandimwe be basangiye na we isambu batuyemo. Igihe cyose igitero cyabaga kikiri mu Rwanda. Noneho abo baturage akaba ari bo bajya gusahura ibitunga ingabo. Buri mutwe wabaga ufite ibitsimbanyi byawo. Igihe bajya gusahura no kwaya (kurandura ibikiri mu murima), ibitsimbanyi byagendaga bihagarikiwe n’abarasanyi, kugira ngo bitaza guhura n’ababisha bakabirwanya, kandi byo bitagenewe kurwana. Ibitsimbanyi ni byo rero byatungaga ingabo mu mahanga.

    Uretse ibyo bitsimbanyi kandi, igitero cyajyanaga n’abanyamihango b’ibwami bahetse mu ngobyi intwaro z’amoko yose: imiheto, amacumu, imitana, inkota. Abo bagendaga bari kumwe n’umugaba w’igitero. Igihe umugaba kanaka yabaga akeneye intwaro, yazaga ku mugaba kugabuza ibyo ingabo ze zidafite.  Muri iyo mitana bahekaga, harimo uwitwa Nyakiyabo wa Kigeri III Ndabarasa, wahunikwagamo imyambi amagana. Abandi kandi, ari abo b’ibwami b’abanyamihango, ari n’ibitsimbanyi, babaga bikoreye imboho z’amasaka, amakoma n’amamera, abandi bikoreye amafu, abandi bikoreye insyo, abandi bikoreye imiganda n’imihotora. Ibi ngibi byabaga ari ibyo kurema ingando ari ryo cumbi ry’ingabo, iyo babaga bageze ahantu zigiye kugandika, ako kanya bagashinga imiganda, bakubaka amazu mu gihe kigufiya, bakayasakara. Abasya bagasya, abasanganywe amafu bagashigisha ibikoma cyangwa imisururu. Ingando yaba izahatinda bagasabika, bagasembura, bagahisha amarwa. Bajya guhaguruka bakaremura ibyo bubakishije, bakabihambira bakabijyana.

    Ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri, igihe umwami yabaga ajyanye n’igitero, byari byarategetswe ukundi. Yari yarategetse ko umutware wese uzajya atabarana na we azajyana n’umugore n’abana, kugira ngo he kuzagira utekereza ibyo guhunga. Ati: “Nuhunga ugatererana umugore n’abana, uzahunga ujya hehe, ukwirwe hehe?” Na we rero ni ko yabigiraga. Na none ntiyajyanaga abato, badashobokanye na bene izo ngendo.

    4.         Abakoni n’iminyago

    Ibitero byagabwaga bijya kunyaga ngo bigwize inka mu Rwanda kabone n’iyo byabaga bigeretsweho kugarura ibihugu. Twabanje kureba iby’abarasanyi, tumenye rero ko umugaba w’umutwe yagenaga bamwe muri izo ngabo ze, bagenewe kunyaga, bakaba ikiciro cya kabiri, kitwa abakoni; bakitwaza umuheto n’inkoni yo kuyobora inka banyaze.

    Iminyago ntiyabaga iy’uwafashe izo nka, cyangwa ngo ibe iy’umutwe uyu n’uyu uzinyaze, iminyago yose yari iy’umwami. Yabaye umuntu wese yarinyagiraga, byajyaga gutuma abarwanyi batatanywa n’inyungu y’ikiryango, maze ingabo zikabura epfo na ruguru. Noneho rero, bamwe bagenerwaga kunyaga ibitari ibyabo bwite, abandi bakagenerwa kurasana, bose bazi neza ko nibarangiza umurimo bagenewe ari bwo bazahabwa ingororano z’iyo minyago. Iminyago yose y’igitero yitwaga umuheto (umuheto w’igitero k’ibunaka). Iminyago yamaraga gufatwa, bakayimurikira umugaba w’umutware ikabarwa, ntihagire uwiba ngo uwo mubare upfe. Umugaba w’umutwe na we atabarutse, imirasano irangiye yamurikiraga iyo minyago umugaba w’igitero. Nubwo umubare wagombaga kugumaho, mu itabaruka bageze mu Rwanda, bashoboraga kugenda bazigurana, niba ufite inka y’ingumba cyangwa ikimasa, ukabigurana inziza zo mu minyago, umubare ntupfe.

    5.         Imirwanishirize y’abagaba

    Igihe ingabo zatabaraga ngo zige kurwana, umugaba w’igitero yasigaraga mu nteko: ha handi yabaga aganditse. Hasigaraga imitwe iringaniye yo kwitega ko inteko y’umugaba yaterwa. Umugaba w’igitero na we bwacyaga yicaye kuri bene ya ntebe ibajwe mu giti cy’umuko agakikira igisabo cyabaga kirimo ya mana yerejwe icyo gitero. Na we yagenzaga nk’iby’ibwami: kutanyeganyega, kutareba iruhande; kubigira bibwiraga ko byajyaga gutuma ingabo zihungabana, cyangwa zihunga. Naho icyo gihe abagaba b’imitwe, urugamba

    rwajyaga gutangira bakarema inteko na bo: bakicara ku ntebe ibajwe mu muko, bakarwanisha. Boherezaga ku rugamba itorero rimwe, andi agasigara mu nteko, akikije umugaba. Umurasano wamara igihe kiringaniye, umugaba agahagurutsa itorero rindi, rikajya ku rugamba gukura abarubanjeho, kugira ngo bagaruke mu nteko baruhuke. Inteko y’urugamba yaremerwaga ahantu hiherereye, bakareba impande zose ngo ababisha bataza guca ruhinga nyuma bakagota ingabo zitabizi.

    Igihe tubwirwa ngo itorero iri n’iri rishotse urugamba, hariho bamwe bakibwira ko ryabaga riremwe gusa n’abantu bajyanye mu itorero, ngo niwumva ijuru bo mu mutwe wa Nyaruguru, ubone ko ari abantu nka mirongo inani cyangwa ijana b’igikogote. Mu by’ukuri babaga barutaho ubwinshi, kuko buri murwanyi ukomeye yabaga ari kumwe n’abagaragu be babiri cyangwa batanu, b’intwari bamuherekeje.Beneabobagaragubabagaariintwarizizwibajyanagakurugamba na ba shebuja kandi n’umugaba w’umutwe yabaga abazi, kuko babagamo abantu b’imbere. Abo ngabo ni bo bahekaga abapfuye n’abakomeretse, abo ari bo bose, ari muri bo, ari no muri ba shebuja. Intumbi bazijyaniraga kugira ngo bazihambe ahantu hiherereye, zidashahurwa n’ababisha.

    Umuntu yagwaga ku rugamba bakarwana ku ntumbi ye birengeje uko barwanaga ku buzima, kuko byabaga ari agaterasoni gushahuranwa uwo mwatabaranye. Uwamaraga kwica umubisha, yaramushahuraga, ngo yerekane ikimenyetso cy’uko yishe koko; yaba atashoboye gushahura, akaba afite abagabo babihamya. Icyo gihe uwo yahabwaga uruhushya rwo guheta ikigembe k’icumu rye, agahabwa irindi ryo kurwanisha. Niba uwo yishe yaguye mu itsimbiro (aho ngaho ku rugamba), ni byo byabarirwaga kuzahabwa impeta. Igihe abarasanyi babaga basakiranye n’ababisha, habaga   ubwo   Abanyarwanda   basanga abo babisha bakomeye, cyangwa bazanye impirita. Ubwo Abanyarwanda bararaganaga, bakirukira icyarimwe: ni byo gukubitwa inshuro. lcyo gihe ababisha bibwiraga ko babanesheje, bakabahomerera; muri iryo homerera, abarusha abandi imbaraga bakagenda babasiga inyuma. Ubwo umwe mu Banyarwanda akavuga ikivugo akigaranzura akarangamira ababahomereye: ni byo bitaga kugaruka. Bagenzi be bumva avuze ikivugo bakigaranzura nka we. Ab’inkwakuzi bari babahomereye bakayabazwa: abapfa bagapfa, abakomereka bagakomereka. Ababo b’imbaraga nke bajya kuhagera bagasanga ab’inkwakuzi babo batakiri abarwanyi. Kenshi ndetse baremaga igico abarwanyi bamwe bagiraga aho bikinga bagasigara inyuma, abashotse urugamba bagahunga ari yo bagana; bamara kurenga cya gico bakabona guhagarara. Abari babahomereye bakamarwa na cya gico batari babonye mbere.

    Kugarukirwa byari ukubiri: uwavuze ikivugo wa m\b\ere, abandi bagahindukira nka we, yashoboraga kuvuga mu birindiro bye ati: “Zarangarukiye ikanaka.” Haba se n’igihe Abanyarwanda baneshwaga, bitari ugukubitwa inshuro bisanzwe: uwaguye impumu akananirwa kwiruka, akaba rero agiye gufatirwa n’ababisha, abihaze bakamurwanaho bakazavuga mu birindiro byabo, ngo “nagarukiye kanaka cyangwa nimanye kanaka."

    6.         Abavuzi b’amacumu

    Abavuzi b’amacumu ni bo shingiro ry’igitekerezo. Igihe imirwano yabaga irangiye, ingabo zose zitabarukaga zisanga umugaba w’igitero mu nteko ye. Ubwo akarekeraho ya mihango y’inteko. Akohereza intumwa ibwami kuvuga gusa iti: “Imirwano yararangiye, twaratsinze!” Iyo ntumwa yitwaga uwo kwahura imfizi. Nta rindi jambo yashobraga kuvuga ryerekeye iby’intambara. Umurimo we wari uwo gutuma ibwami barangiza ya mihango y’inteko: ya mfizi yari ku gicaniro ibwami ikahuka; igasubira aho yari isanzwe iragirirwa.

    Naho mu nteko y’umugaba w’igitero, bagatoranya umuntu muri buri mutwe. Uwo muntu akaba azi kuvuga neza, atari umusinzi, kandi yarishe umubisha nibura umwe muri icyo gitero. Uwo muntu agashyirwa mu ruhame rw’abagaba, bakamubaza imitabarire y’umutwe we. Agahera kuva batanze umugaba, akarondora ibyo yibuka byose, bakamwibutsa ibindi agakurikizaho imirwanire y’uwo mutwe, kugeza igihe batabarukiye. Buri mutwe bikamera bityo. Abo bantu bakabyitoza, bakavugira kenshi imbere y’abagaba, kugeza igihe bose babona ko babitoye neza. Noneho rero bakabohereza ibwami ngo bage kubitekerereza umwami batyo.

    Abo bantu bakitwa abavuzi b’amacumu. Bagahabwa abanyacyubahiro babaherekeje, ngo bagende babarinda kunywa inzoga. Ku nzira bakagenda babaha amata, ngo batagira inyota y’inzoga, kandi bakagendera hamwe babarinze ubutabakuraho ijisho. Aho bazagerera ibwami bakavunyisha (kuvunyisha ni ugusaba icyanzu, kubonana n’umutegetsi): bakakiranwa ibirori by’abakwe, n’abatware bahari bakabitumirwamo. Buri muntu agahaguruka akavuga ibyivugo bye, yabihetura akarondora rya somo yatoye. Bosebagahetura. Muri iryo somo ryabo bakavuga abishwe, abakomeretse, abishe, ariko bikaba umuziro kuvuga abahunze, abagize ubwoba.

    Abatekereza rero b’ibwami, bafite uwo mwuga w’ibitekerezo,   bakakira ayo masomo, bagashimikira kuyitoza, bakayahimbura ngo bayashyiremo uturingushyo two kuyaryoshya: bakarema igitekerezo batyo. Ni abatekereza rero bahangaga ibitekerezo, ariko ishingiro benderagaho ryari ibyavuzwe n’abavuzi b’amacumu muri raporo y’igitero babaga barazaniye umwami. Ingabo zatabarukaga zikurikiye abavuzi b’amacumu. Zamara kugera hafi y’ibwami zikagandika. lcyo gihe, abazirimo bashatse bashoboraga kujya ibwami, ariko ntibageyo nk’abavuye mu ngando: bakigirayo, bagahakwa, bakavuga ibindi, ariko ntihagire ijambo ryerekeye ingabo bahingutsa. Hagize urenga iryo tegeko, imyiyereko yabaga ipfuye, ingabo zigasezererwa zidakoze ibirori, uwo biturutseho akavugwa ko yishe amacumu y’ingabo. Byaririndwaga rero, uruhushya rwo kugenda wiyoberanyije utyo rugahabwa bake cyane biringiwe.

    IMYITOZO

    1.         Sobanura amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo bikurikira:

    a)  Agatero shuma

    b)  Ingando

    c)  uwo kwahura imfizi

    d)  Gukubitwa inshuro

    e)  Abavuzi b’amacumu f) Guhomerera

    2.         Mu gitero cyo hambere, vuga inshingano z’aba bakurikira:

    a)  Umugaba w’igitero:

    b)  Umugaba w’ingabo

    c)  Ibitsimbanyi

    d)  Abanyamihango

    e)  Abakoni

    3.         Ni uwuhe mumaro w’abagore mu gitero?

    4.         Iminyago yari iya nde?

    5.         Kuki buri wese atatwaraga icyo yanyaze?

     

    Impeta z’ubutwari mu Rwanda rwo hambere

    IGIKORWA

    Wifashishije ubumenyi ufite ku muco n’amateka, kora ubushakashatsi

    maze ugaragaze impeta z’ubutwari zo mu Rwanda rwo hambere
    Mu muco nyarwanda birasanzwe ko uwakoze neza abishimirwa. Ni nako byagendaga iyo urugamba rwarangiraga. Kuva ku ngoma ya Ruganzu Ndoli kugeza ku ya Kigeli Rwabugiri hagiye hatangwa amashimwe cyangwa ingororano ku wagaragaje ubudashyikirwa ku rugamba. Impeta zari zifite amazina yazo bwite; ariko ntizari zifite ijambo rusange nk’uko ubu tuvuga impeta. Iri jambo nanone ryabagaho mu Kinyarwanda cya kera, ariko ubwo ngubwo rikavuga na none ingororano z’uwahese icumu (umuntu w’intwari wabaga wishe umunyamahanga mu gitero, umugaba we yamuhaga uruhushya rwo guheta ikigembe k’icumu rye, kugira ngo mu myiyereko batabarutse bizamubere ikimenyetso cy’uko yishe). Impeta za kera zari eshatu: umudende, impotore no gucana uruti.
    a)  Umudende
    Umudende wahabwaga umuntu wishe abanyamahanga barindwi mu bitero kandi yarabagushije mu itsimbiro. Kugusha mu itsimbiro bivuga ko babaga baraguye mu irasaniro aho ngaho, atabakomerekeje gusa ngo bage kugwa ahandi. Si ngombwa ko babaga barishwe mu gitero kimwe: yashoboraga kuba yarabakurikiranyije, mu myaka myinshi wenda.

    Umudende watangwaga n’umwami. Wari ukozwe utya: wari icyuma kimeze nk’umuringa munini, cyangwa nk’inkingi y’umutaka, bakagiheta ngo gishobore kwambarwa mu ijosi; icyo cyuma kitwaga uruti rw’umudende. Kuri urwo ruti rw’umudende batungagaho amashinjo. Ishinjo ryari icyuma gicuzwe nk’umuhunda ariko ucuritse kugira ngo isonga ryawo barihete ku buryo butuma rigira inda izatungwamo uruti rw’umudende. Kandi mu ishinjo bashyiragamo umurebe nk’uwo mu nzogera. Uwabaga yishe abanyamahanga barindwi ntiyahawaga umudende gusa. Yagabirwaga n’inka nyinshi z’ingororano.

    a)   Impotore

    Impeta ya kabiri ni impotore ikaba yarambikwaga ku kuboko umuntu w’intwari wishe abanyamahanga cumi na bane baguye mu itsimbiro mu bitero bigabwe n’ibwami. Impotore yo nta mihango yagiraga kandi uyihawe yabaga avuye ku mudende ntiyabaga agishoboye kuwambara. Izo mpeta zombi zambarwaga mu birori no mu bitaramo byazagamo imihigo.

    b) Gucana uruti

    Gucana uruti byari ibirori byagirirwaga intwari yishe umubisha wo mu mahanga wa makumyari n’umwe uguye mu itsimbiro. Ntibyagiraga ikimenyetso cyambarwa, yari imihango y’ibirori by’iminsi itatu cyangwa ine. Intwari yajyaga gukorerwa ibyo birori igakoranya abo bafitanye isano bose n’abagaragu bose ndetse n’inka zabo zose hamwe n’ize. Bakoraniraga hejuru y’umusozi muremure wo mu karere iyo ntwari ituyemo. Umuntu wese waburaga mu birori ntiyongeraga kuzabonana n’iyo ntwari ukundi, bagombaga kuzajya batumanaho gusa ntibazahure ngo umwe arabukwe undi. Ni kimwe n’inka ze cyangwa iz’abagaragu be. Mu baraye kuri uwo musozi ntawasinziraga iryo joro kugeza mu gitondo (kimwe n’inka n’abana bato). Bacanaga umuriro bakazana umwungu w’ibamba bakawotsa ya ntwari ikajya yenyegeza uruti rw’icumu ryayo mu muriro ngo rukongoke maze bakamushunisha kuri wa mwungu, akenyegeza uruti mu ziko, ati: “nishe kanaka”. Iryo joro ryose bigakomeza bityo maze babona umuseke ukitse akarunduriramo agasigazwa k’uruti n’umuhunda, akavuga izina ry’uwo yishe bwa nyuma. Ubwo impundu zikavuga, ingoma zigasuka bakajya gukomereza ibirori mu rugo rwa ya ntwari.

    Igihe intwari ivuga abo yishe yashyiragamo n’abo yaba yariciye mu Rwanda batabarirwa muri ba 21 b’ibitero. Kuva ubwo, ntiyasubiraga ku rugamba ukundi.

    Yabaga intwari yogezwa mu Rwanda byonyine. Icyakora uwabaga yahawe ingororano zo gucana uruti yari afite amabwiriza akomeye agomba kubahiriza, kuko iyo yagororerwaga bene kariya kageni, ntabwo yongeraga guhura n’umwami yacaniyeho uruti ngo barebane amaso ku maso kugeza atanze, kuko nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe, nta bihangange bibiri mu gihugu kimwe. N’imisozi yahabwaga gutwara akenshi yabaga iri kure y’ibwami nko ku mbibi z’u Rwanda n’ibindi bihugu.

    Kubera izo ngororano zose, zaba izahawe impotore, uwahawe umudende, uwacanye uruti, uwahawe inka y’umuheto n’uwahawe inka y’imirindi zatumaga uwagize ubutwari abiratira abandi mu kivugo cyabimburiga kandi kikanasoza ikintu cyose avuze. Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba.

    Usibye no kubaha impeta z’ubutwari, Ingabo zose zatsinze urugamba, zagabanaga iminyago, ugasanga urugo rufite Ingabo y’igihugu, ari rwo rukomeye. Byatumye u Rwanda rubona abana benshi bagana mu itorero kugira ngo bigiremo ibyo kuba Intwari n’imyitozo njyarugamba. Nuko abitabira kuba Ingabo z’Igihugu baba benshi u Rwanda rugira imitwe y’Ingabo myinshi, ku buryo byakangaranyije amahanga aruzengurutse.

    IMYITOZO

    Hitamo igisubizo cy’ukuri

    1.         Impeta yarutaga izindi ni:

    a)  Impotore

    b)  Umudende

    c)  Gucana uruti

    d)  Zose zaranganaga

    2.         Gucana uruti byakorerwaga

    a)  Intwari yishe umubisha wo mu gihugu cyayo wa makumyabiri n’umwe.

    b)  Intwari yishe abantu benshi kurusha izindi.

    c)   Intwari yishe umubisha wo mumahanga wa makumyabiri n’umwe.

    d)  Intwari yishe abanyamahanga barindwi.

    3.         Ikivugo k’intwari yo hambere cyarangwaga:

    a)  N’ibigwi, ibirindiro n’ibindi bikorwa by’ubutwari.

    b)  No kwivuga ibyo itakoze kugira ngo ishimwe.

    c) No gusingiza inyamaswa n’akamaro kazo.

    d) No kuratira abandi akamaro k’umwami n’abatware.

    4.         Subiza yego cyangwa oya

    a)  Umudende wajishwaga mu nzu umugore n’umugabo bararagamo.

    b)  Kugusha mu itsimbiro bivuga kugusha mu irasaniro.

    c)  Intwari icana uruti yavugaga abantu yiciye mu Rwanda gusa.

    d)    Uwaburaga umwanya wo kuza mu birori by’uwacanye uruti, yaramusuraga bakaganira.

    e)  Umwungu w’ibamba wabaga uryohereye.

    5.         Simbuza ijambo ritsindagiye irindi bivuga kimwe riri mu mwandiko.

    a)  Kutubahiriza imihango y’umudende byari gutuma uwambaye apfa imburagihe.

    b)  Mu ijoro ryo gucana uruti ntawagohekaga.

    c)  Umudende wahoraga umanitse ku nkingi mu nzu.

    d)  Kugwa mu irasaniro cyabaga ari ikimenyetso cyo gutsindwa.

      Uwaba yarahize abandi ku rugamba bamuhaga igihembo k’ishimwe.

    II.5. Umwandiko: Inkatazakurekera
    d

    Inkatazakurekera ya Rugombangogo

    Ndi intwari yabyirukiye gutsinda,

    Nsiganirwa nshaka kurwana

    Ubwo duteye Abahunde,

    Nikoranye umuheto wange

    Nywuhimbajemo intanage

    Intambara nyirema

    Igihugu cy’umuhinza nakivogereye.

    Umukinzi ampingutse imbere n’isuri,

    Umurego wera nywuforana ishema

    Nywushinzemo ukuboko ntiwananira,

    Nongeye kurega inkokora

    Nkanga umurindi hasi, ndarekera

    Inkuba zesereza hejuru y’icondo,

    Ikibatsi kiyica hejuru mu rubega

    Intoki zifashe igifunga zirashya

    Imisakura imucamo inkora,

    Inkongi iravuga mu gihengeri.

    Mu gihumbi ke inkurazo zihacana inkekwe

    Inkuku yari afite ihinduka umuyonga!

    Agera hasi yakongotse

    Umubiri we uhinduka amakara,

    N’aho aguye arakobana

    Nk’ukubiswe n’iyo hejuru.

    Ababo batinya kumukora,

    Bati : “Ubwo yanyagiwe n’Inkotanyi cyane,

    Nimumureke mwe kumukurura

    Ibisiga bimukembere aho”

    Na byo bimurara inkera,

    Bimaze gusinda inkaba,

    Byirirwa bisingiza uwantanagiye

    Imbungiramihigo sinahagararwa hagati nk’abatagira ishyaka,

    Ishyamba ry’umwimirizi ndiremamo inkora.

    2.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA

    Soma umwandiko “Inkatazakurekera”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1. Koresha mu nteruro buri jambo muri aya akurikira ukurikije
    inyito afite mu mwandiko:

    a)  Kurekera

    b)  Rugombangoga

    c)  Kuvogera

    d)  Umurego wera

    e)  Kwikorana umuheto

    2.     Uzuza izi nteruro wifashishjije amagambo yakoreshejwe mu mwandiko.

    a)  Iyo umuntu ageze mu ruzi rwagati bavuga ko............. uruzi.

    b)    Umuntu utabara abandi akabakura mu kaga gakomeye bamwita.........

    c)  Kera ingabo ku rugamba zabaga zifite …….zikoze mu..... kugira

    ngo zirinde imyambi y’ababisha.

    d)    Iyo umuntu acanye umuriro mwinshi kandi uteye ubwoba,

    bavuga ko uwo muriro wabaye…….

    3.    Simbuza amagambo yanditse atsindagiye ayo bihuje inyito yakoreshejwe mu mwandiko.

    a)     Umuheto wange nywuforana imbaraga maze ababisha bahunga ubutareba inyuma.

    b)  Kera inzu za kinyarwanda zajyaga zishya maze ugasanga zose zahindutse ivu.

    c)  Abantu bafite ikibazo ko ibiguruka byo mu gasozi bibamarira imishwi y’inkoko.

    Umukecu wange ababara mu bitugu.

    2.1.1.  Gusoma no kumva

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Inkatazakurekera” hanyuma usubize ibibazo bikurikira.

    1.          Ni nde uvugwa muri uyu mwandiko?

    2.          Ni ikihe gikorwa nyamukuru kimugaragaraho? Sobanura wifashishije urugero ukuye mu mwandiko.

    3.          Umuhanzi ari kwigamba ibigwi bye byo mu kihe gitero?

    4.          Kubera iki ibisiga byishimiye uwamutanagiye?

    5.          Erekana umurongo ugaragaza ko uvuga mu mwandiko atagira ubwoba.

    2.1.3.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    IGIKORWA

    1.      Mu magambo yawe bwite, sobanura igitekerezo nyamukuru kiri mu mwandiko.

    2.      Uwivuga aragira ati: “Umukinzi ampingutse imbere n’isuri, umurego wera nywuforana ishema ….” Sobanura uyu mukarago mu magambo make.

    3.     Uwavuga ko muri uyu mwandiko harimo amakabyankuru ntiyaba abeshye. Tanga nibura ingero ebyiri zibigaragaza.

    II.6.   Ibyivugo

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Inkatazakurekera”, witegereze imiterere yawo. Kora ubushakashatsi ugaragaze inshoza n’amoko by’ibyivugo by’ingabo.

    2.2.1 Inshoza y’ibyivugo by’ingabo

    Ibyivugo ni ubuvanganzo nyarwanda bwahimbirwaga kurata ubutwari bw’ingabo. Nyiri ukwivuga yashakaga kugaragaza ubutwari yagize ku rugamba

    cyangwa umugambi yiyumvamo wo kuzaba intwari mu bihe bizaza, akihimbira ikivugo cyangwa agashaka ukimuhimbira, akagitora kikagaragaramo ubutwari bwe. Ibyo bishaka kuvuga ko abagabo bose batari abahanga mu guhimba ibyivugo. Hariho intiti kabuhariwe zahimbiraga n’abandi ibyivugo. Mu Rwanda rwo hambere, umugabo nyamugabo, yarangwaga no kugira ikivugo ke.

    Ibyivugo birangwa n’uko uwivuga yirata ubutwari yagize ku rugamba kandi agasingiza n’intwaro ze. Mu byivugo, uwabaga yarambitswe impeta z’ubutwari na we yarabyirataga mu gihe yivuga. Ibyivugo birangwa n’ibigwi n’ibirindiro

    Ibigwi: Ni umubare cyangwa se amazina y’abanzi nyiri ukwivuga yatsinze ku rugamba ndetse n’aho yabatsinze. Ubusanzwe ikigwi ni aho umuntu yiciye umwanzi.

    Ibirindiro: Ni ibikorwa by’akataraboneka uwivuga yagaragarije ku rugamba nko kwimana no kugarukira ingabo bagenzi be (kuzirengera) gutahana iminyago, kwibasira abanzi…

    Uwivuga ashobora kubanza kuvuga izina rye agakurikizaho irya se hagati y’umukarago wa mbere n’uwa gatatu. Ayo mazina ashobora kuba nyayo ariko akenshi aba ari ibisingizo bya nyiri ikivugo cyangwa igisingizo ke gikurikiwe n’icya se. Mu kivugo hagati umuntu ashobora kugenda arobekamo ibindi:

    Izina risingiza(igisingizo)

    Ngenera (ya, wa, rwa, wa…)

    Icyuzuzo (izina rya so cyangwa ry’ikitiriro) Ndi (inshinga)

    Ruhamwa (icyo ufitiye ubuhanga)

    Ibikorwa wagize

    2.5.2. Ubwoko bw’ibyivugo by’ingabo

    Ibyivugo by’ingabo birimo amoko abiri: Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo by’imyato.

    a)  Ibyivugo by’iningwa

    Ibyivugo by’iningwa ni ibyivugo bigufi bishyirwa mu mikarago akenshi itarenze icumi iba ibumbiye mu ibango rimwe kandi biba bivuga ku ngingo imwe. Ibyivugo by’iningwa ni ibya kera cyane kuko byamamaye ku ngoma ya Ruganzu Ndoli.

    Ingero z’ibyivugo by’iningwa: Rutajabukwa n’imitima

    Rutajabukwa n’imitima,

    Ingamba zimisha imituku, rwa Nyirimbirima; Ndi intwari Inkotanyi yamenye.

    Yanshinze urugamba rukora amaraso, Ati: “Rwampingane!”

    Nti: “Ndi Rukaragandekwe, Nangana n’ababisha

    Iyo duhuye ndarakara.”

    (Kampayana ka Nyantaba Itorero: Ibisumizi Umutwe: Ingangurarugo.)

    Inshyikanya ku mubiri ya rugema ahica

    Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica,

    Icumu ryera ikigembe nariteye umuhima kuri gakirage,

    Akirangamiye ubwiza ndarimugabiza riramugusha nk’ubukombe bw’ intare; Mbonye uko rimubaga ndamushinyagurira,

    Nti: « Aho si wowe wenyine n’uw’i Bunyabungo ni uko namugize. »

    b)   Ibyivugo by’imyato

    Imyato ni aho wagiye ugirira akamaro. Ni ibyivugo biciyemo ibice ku buryo bugaragara. Ubu bwoko ni bwo bwiganje kuva ku ngoma ya Yuhi Gahindiro kugeza kuri Kigeli Rwabugiri.

    Mu gihe k’ibitaramo by’imihigo, ibyivugo by’imyato cyanecyane bisozwa n’umusibo (agace ko gusoza kareshya n’iningwa, kakavugwa nyiri ukwivuga ari bugufi y’ikibindi kirimo inzoga y’abahizi). Ibyivugo by’imyato birangwa no kuba ari: birebire gusumba ibindi byose, bigiye bigabanyijemo amabango bita “imyato”, bigaragaramo ibigwi n’ibirindiro, bivuga ku ngingo nyinshi kandi bigaragaramo uturango nyabusizi n’imvugo ikoresha amagambo yihariye mu byivugo (ihitamo ry’amagambo akoreshwa ku rugamba).

    Uwivuga yitakuma afite icumu, asukiranya amagambo vubavuba. Biba byiza iyo afite n’ingabo mu ntoki maze akivuga asa n’uwizibukira imyambi cyangwa amacumu y’umwanzi.

    Uwadukanye guhimba ibyivugo by’imyato ni Muvubyi wa Mutemura, wo mu mutwe w’Abakemba mu rugerero rw’i Munyaga rwari rukumiriye inkiko y’i Gisaka. Iyo witegereje neza usanga hari inzira ebyiri Muvubyi yaba yarahereyeho yadukana iyo mihimbire:

    Ingabo z’i Gisaka barasanaga zitwaga Abatishumba zari zifite ibyivugo byabo birebire byasumbaga iby’Abanyarwanda.

    Mu Rwanda hari amazina y’inka yahanzemo imivugo; Muvubyi rero ashobora kuba yaribukijwe n’uburebure bw’ibyo byivugo by’Abanyagisaka, agashaka kubigana ngo ahimbe ibirebire, ndetse akabatebya yiganiramo n’amazina y’inka.

    Nyuma ye, uwabanje kumukurikiza agahimba na we iby’imyato yabaye Rwabigugu rwa Kanyaruguru wo mu itorero Uburunga II ryo mu mutwe w’Abakemba. Ibyivugo by’imyato ntibyahimbwaga n’ubonetse wese, byari umurimo w’abahimbyi b’intiti. Barihimbiraga ubwabo, bagahimbira n’abandi babisabye cyangwa bakabihimbira kubitura umwami n’abatware babo.

     

    Ikitonderwa

    Ibyivugo bya kera byibandaga cyane ku rugamba. Aho insanganyamatsiko y’urugamba imariye gutakaza igihe cyayo, havutse kandi n’ibyo twita amayingabyivugo (ibyivugo ku nzara, ku nyamaswa, kuri ruswa, ku mbeba,…) nyuma y’ibyo, Abanyarwanda batangiye guhanga ibihangano bijya kugirana isano n’ibyivugo ariko atari byo icyakora ibyivugo by’ubu, hari ingingo zitandukanye bishingiraho nk’uburezi, siporo, ibikorwa byo kwicungira umutekano no kuwucungira abandi, ikoranabuhanga, iterambere n’ibindi.

    Urugero rw’ikivugo cyo muri iki gihe:

    Mugabo ukunda abandi

    Mugabo ukunda abandi wa Rudacogora Ndi umusore uhorana ishema N’ubushake bwo kuba ingenzi.

    Nahuye n’umushonji murusha impamba Arampagarika, arantabaza,Ati: “Wa mwana we ko nkureba Nkabona usa n’uwarezwe neza Ugaragaraho n’imico myiza Utakwirengagiza ubabaye, Ntabwo wareba icyo umarira? Ko ubona ibyange bimeze nabi, Nkaba nta ntege zo kugenda Kubera intindi y’inzara nshonje Kandi iwacu ari kure cyane!» Mugirira impuhwe muha ku byange, Abona guhembuka aragenda  Musezeraho ndikomereza.

    Cyahimbwe na Rusakara, (UNICEF, Dukunde amahoro, 1996)

    IMYITOZO

    1.         Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo by’imyato bihuriye ku ki? Bitandukaniye he?

    2.         Tandukanya ibyivugo byo hambere n’ibyo muri iki gihe.

    3.         Hanga ikivugo wirata ibyiza wakoze cyangwa ibikorwa wagezeho, maze ukivuge imbere ya bagenzi bawe ugaragaza isesekaza. Ikivugo cyawe ntikirenze imikarago makumyabiri.

    II.5.   Umwandiko: Inka ya Rumonyi

    w

    Impamagazo

     

    1.    Rutagwabiziminega, Inkuba zesa mu Bihogo, Rwa mugabo nyirigira, Imbizi isanganizwa ingoma,

    5. N’Umugabe w’i Ruyumba, Ikisesura imbibi,

    Ikaba mu mariza y’Impeta, Igasa n’Inyamibwa rwema

    Ikitwa nyirazo rwose,


     

    10. Akaba ari yo itegeka Ingeri, Impinga zambariramo

    Nta nyamusozi ihagera, Ziba ziteretse inyamibwa Bakubuye imanzi

    15. Abahoranye amarere, Yo kurata Izamuje,

    Za bene Rukaka, Basanze zigaramye, Baziguruka amahembe

    20. Yabageza i Nyarubuye. Na bo barorera guhora, Naho batahije inkuku; Inyambo baragiraga,

     

    Ni bwo bazitanze,

    25. Bagira ngo inkuba nyirazo Ikunde ireke bature.

    Si ay’ibiganiro,

    Za nkuba z’i Murambi, Ngaha zirahagurutse,

    30. Ndumva umurishyo usuma. Izitwa Ingeri z’i Mwima, Umwami arazihamagaje, Zirajya kwambara inkoba; Ndebe amashyo y’i Rukara

    35. Ko abona inzira akiriramo Ingoro y’Umwogabyano.


    Impakanizi

    1. Ikina n’ingoma y’Indamutsa N’umurishyo uhumuriza, N’umutagara w’ibihubi

    N’Amariza y’i Ntora,

    5. N’imbaga y’abarorerezi; N’abaririmba impanzi, N’abazereka Intamati, N’imana zicyuye, N’igiterane cyazo,

    10. Na Rucyahabigarama, N’imfizi y’icyusa, N’icyubahiro igira, N’ingabo zidahomboka. Zikavogera imbizi

    15. Zikanyura ku mwimirizi; Icyamamare k’inyambo, Bakayumva mu cyoko,

    Cyareretsemo inyamibwa, Zigahimbaza isibo,

    20. Zigituruka mu byambu; Zigashingana Kigese, Bagasanganira Ingeri, Zikabyukurutsa Ingabe,

    I Nyamagana ya Mutakara,

    25. Zigashingira Indamutsa, Imyato zayigiriye.

    Ziba zaje mu birori,

    I Nduga baziha impundu Aho ni mu igisha ryazo;


     

    30. Zigataha i Bwishaza, Ntayirasohorerwa inda, Zikabigerana ku kirwa, Zisa na Kigeli nyirazo; Zigahindukirana ishya,

    35. Ziruta andi mashyo yose. Bagatumira nyirigira,

    Ngo age guhangura Imbizi. Yazigera mu ruhanga, Urw’intwari rukarema;

    40. Bakazambika inkindi, Ntihagira isaguka. Zigataha ishakaka

     

    Ayo makombe ntayashishwe; Zigashengera zose,

    45. Nta yo bashize amarora; Zikamurikanwa n’ingoma, Mu ngo z’i Rubengera;

    Ni iz’iruguru zose, Zikuze urugero rumwe;

    50. Mbonye urugori rugoga, Zibamo Rugombangogo, Reka aratire Ibihogo, Atahije Izamamaje, Ingoro y’Umwogabyano!


    Imuvugo I

    1. Ndirikirwa undebe unyurwe, Utinye kuvuga iz’i Mbuye, Nuza mu z’i Murambi, Ushinge icumu mu Ngeri

    5. Urebe iy’ingoga izibamo, N’inkerarubanza; Abogeza inkuba zesa, Bakubwire iy’Ingondo, Imbibi ziseseyeho,

    10. Wihagire imparuzo, Ya Rukaragabigembe; Ugumirize wirorere, Ijuru ryogeye i Kigali, Ikaba iy’i Nyakibungo,

    15. Ikirezi cyo mu Muhozi. Nuhindura amaso,

    Ku ya Munana rubunga, Inyambo ube uzigeze hagati. Wirirwe mu Muhozi,

    20. Uribagizwa n’amahembe; Umwana wa Sentama Nagira ngo arakaguka, Kuvugisha Umuhozi Uzamuhakanire kare

    25. N’ejo atajya mu makuba, Azaba ashaka izo arimo; Ubwire Mana y’ingabo, Uti: “Ge wabonye inyambo, Ukuyeho Uruhitambazi,


    30. Kabone n’aho Itiro ryaza, Ntizareshya n’Ingeri,

     Rwabugili ateretsemo”

    Ingoro y’Umwogabyano!


    Umuvugo II

    1. Rwesa rukaza ay’imbibi Intwari zivuna impuruza Rwa Nkubito ya Mpabuka Inyamibwa batijana.

    5. Itashye imbere y’amariza N’ imiheha yambariye Kuruta amashyo y’Ibihogo Yamara kujya mu rubuga Inyange igatangaza

    10. Amaso ukayatereza Ari uguharamba isata

    Mu mariza y’Umuhozi, Ukihagira amarebe Atembamo amaribori,

    15. Ukamarwa ishavu n’ingondo Yakebwe mu rw’irungu, Yagaranzura urwano,

    Ikina hejuru y’inkoni,

    Abadatunze Umuhozi,

    20. Bagashaka kurigita,

    Isi igasangwa ari ingume, Bagakuka mu mihigo, Banga ko zibahotora, Bagakeza Ruganzu

    25. Bacuranga mu Ngeri Bagahanagura intore, Za Rwimirankuku,

    Ngo ibatunge mu Bihogo, Na bo babe baruhutse

    30. Inkoni z’inkuba bahoraho. Nibashaka kumurika, Izabo ngo zigaragare, Ahubwo bazegamire Ingoro y’Umwogabyano!


    Umuvugo III

    1. Rugemanduru amacumu, Umucuzi yahase imberera, Ayanozaho impundazo, Abonye ko ari ay’Ingeri,

    5. Akoranya abayavugutira, Bose bayaha ikiramo, Inyundo ntiyayakiranya, Yirirwa mu ruganda

    Akwikira ayo makuza,


     

    10. Akaba impogazi yombi. Ntagere mu ntagara Agahora akina mu ntoke Ay’Ingeri ndayazi, Ziyabangura neza

    15. Nk’ay’Umwami nyirazo. Banganya n’amarere Bapfa gutanga umugaba, Zikajya mu itorero Ingoma itabaza intwari

    20. Bayigimba umurishyo Inzira zikayishingamo Isibe ikigarukira Zasakiranya imbaraga Impombo ntirushye ihaca

    25. Ziba zitwaje ay’isuku.

    Ni yo macumu adahemba Nk’ay’abanyamahanga

    Ni ay’intore z’i Rwanda Bita Ingangurarugo

    30. Kandi si amakenke Nk’inti z’ay’Ibihogo Si ayo ingimbi iterura

    Ni amajunga ntabashika

     

    Uw’inkokora nke ntayaterura.

    35. Inkuba zishima ubwiza Zumva induru iyo ivuze Ntiziyagirane ubwoba Zayaherewe rimwe Avuye kwa Muhinda

    40. Zayaharaze urugina Umunsi ava mu ruganda Zayakinduje ingogo

    Mu ivuna ry’ingerero Zayateranye indekwe

    45. Zibona impunzi itemba. Zaje ziyatendeje

    Zirimo imfura ya Mutara Mwirushya kwijana Ndumva urwamo ruvuga

    50. Ingabo zivuye mu kigwa. Ubanza Intamati acyuye Zige ku mugaragaro

    Na mwe murebe Ingeri Zihora zamamayemo

    55. Ingoro y’Umwogabyano.


    Umuvugo IV

    1. Ruti rutikanga impunzi Amacumu y’impangare Yakajije bene Mparara Bayatyazamo ubugi

    5. Utinya gukozamo intoki. Bamaze kuyarundura Bayaha insengamihigo Ngo iyatoranye intwari Ahingutse mu nziza


    10. Imbibi zirayiharira

    Ni Ingeri z’i Mutakara Zizi no kuyatera Umutima irazikindura Zimara kuyashyikira

    15. Ishema rikazisaguka.

     

    N’umuririmbyi uzihanika Ntagomba kubuza

    Apfa imutungukiyeho Kurya ziteye imbabazi

    20. Nta gihe wasanga Zikicaye imusozi Intamati yazitoreye

    Intumwa ihangara amanywa Izimura mu biraro

    25. Ni izihwanyije isuku Zizanye inkubiri Umwungeri abura iyo asesa Zanyuriye Rubanda

    Ku Munini wa Gishari

    30. Nyirigira ahuye na zo Hambara iz’i Murambi Abaje bashengereye Imfizi y’Inyarubuga Barangiwe Umwami

    35. Ko yajyanye n’Intamati I Mwurire mu nyambo Zaciye mu Mubuga

    Abaririmbyi bazirimo. Rwabugiri akirasuka

    40. Ndimbira zirataha Zaheje ab’i Nawe Zibaheza mu kigarama Ngo urebye Nyemazi Aturutse muri Niboye

    45. Aba ahagiriye igicumuro. Zaciwe urubanza

    Na Rubanda rw’i Munyaga Bavuga ko uruhehemure Ari umutwe w’Umuhozi

    50. Zabumbuje impinga Ya Rutonde irazimira

    Ubwo zisanze u Buganza Bakazongera undi murwa Zamurikanywe n’ishya

    55. Ryavanze n’impundu Zitumiriwe i Nyamagana Umwami utabangira Bamubimburira Ingeri Ati: «Erega zo ni ibihame

    60. Ni ubushyo bwihariye Ziruta n’ibindi bihe Nimushinge rubonane! » Imbonera zitungutse Bazitera urugamba


     

    65. Inzobe yazo iratamura Abajya i Mbuye barataha Mwene Mutwarangabo Urwamo ararutereza Inkingi y’Abashakamba

    70. Amaze kwambara imiheha Yaka umutana w’inkoni Ajyana n’imbizi mu rugo Agiye kuzesereza

    Aho azisanze ikambere

    75. Zaraririye ingoro

    Zigeza ko ingoma iramutsa

     

    Zogeye ari imanzi

    Ni ko Imana yaziremye Ge wahagaze mu mbizi

    80. Nkumva imigabo izibamo Ugira inshuti ye mu Bihogo Yenda arayiburire

    N’ejo itagwa mu maboko. Ingeri ni amakombe

    85. Mu gukubita zirakabya Zikorera intambara Inkoni ikirirwa isabira Nta mpunzi izinyuramo Kurya zabyirukiyemo

    90. Ingoro y’Umwogabyano!


    Umuvugo V

    1. Rwiyamwa ziga ingoga N’umugambi w’ihangu Rwa ngoboka ya rugina Ingeri ibanza mu rubuga

    5. Itwara rukikampiri

    Icumu ryo mu ruti rw’indekwe Rwavuye i Rusheshe Rwiharaze isharankima.

    Rwabaye igishami

    10. Rugasagamba mu ijuri Uburyo rwabaye amashami Aho ruri ni se w’ishyamba Kandi reka irukunde

    Rubamo icumu ryiza

    15. Yarigize umutabazi Intambara ntiruyita

    Si kurya iruhoza mu rugina Imbuga yarwo iratukura Ntirukunda gutaha

    20. Rutagwije imitumbi Yarukubitiye umucuzi Wakwemerana na rwo Ngo arukatire icyuma Rwabimbuye imihigo.

    25. Impuruza ikineshereza Rwamuje mu nziza

    Ari ukwiharira inzigo


     

    Abenshi baragiye Itiro Rubajyanaho impamba

    30. Aho rugeze ku mpama Rucinyaho impayamaguru Y’umushumba wa Mporera Za mpaka zirakuka Yaruteye amaramu

    35. Muri bene Murenzi Rubahina umurumango Igomba kurwunamura Yanga ko rwaturika. Yarukinduje umugabo

    40. Uturuka mu ruhitambazi Akikanga igitutu

    Imbuga yaryo iratebera

    Abura ubuhamagara abe Abura umurasira na rimwe

     

    45. Rwa ruti rumuhirika aho Ingeri zigicura inkumbi Yarujyanye mu mbuga Kurumanza amacibiri Inkubirane iba iya kabiri

    50. Mu kurembera umuroha Yabakuye imirambi N’iyo ibagiriye isoni Birirwa bayisenga Ibuhirira nimunsi

    55. Ari ko bahangaza.

    Ni uko inkuba zitegeka Abandi baragira inka mbi Ingeri zirasuzugura Ntibazabona izirimo

    60. Ingoro y’Umwogabyano!


    Umusibo

     

    1. Rwogesha ku y’imbibi Rushita ku y’imberera Rukaraga ku mpitira Rukaranga ku mpini

    5. Rwogesha ku mbuga Rwanika ku ntagara Rwesa aho ku nkiko Rukubira imigereka

    Rukomera bigembe

    10. Rukenyerera kuratwa Rutareshya n’Itiro

    Rugo rwogeyemo Ingeri Rugomwa zibaza imihigo Rugina rw’ingabo nziza

    15. Rukabura imigereka Rutebeza bigembe Rukanira bigarama Rugina zita Rubabaza Ruribagizwa rw’inyange


     20. Rubuza guhumeka Ruti rwonona isuri

    Inyamibwa baririkije hose Ngo emwe aho kugwa imusozi

    Ngo bapfe nta kibariro

     25. Ahubwo bazegamira Ingeri Imbizi bacurangiramo Ingoro y’Umwogabyano!


    2.1.1 Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA

    Soma umwandiko “Inka ya Rumonyi”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1.         Shaka mu mwandiko amagambo afite ibisobanuro bikurikira:

    a)   Itajya ipfusha ubusa na rimwe amacumu yayo; ntihusha na rimwe.

    b)  Kugusha mu mazi rwagati.

    c)  Impeta zibyaye ubwa mbere.

    d)  Kwambara imitako yo gutungukana mu myiyereko

    e)  Inka zibyaye uburiza z’i Ntora

    f)   Ahantu kure nk’aho imvura ituruka

    g)   Zigatangira     kubwira     ingoma     y’Indamutsa     ibikorwa by’agatangaza zayigiriye

    h)  Ni umuntu ugenda imbere y’inka akazihagarika cyangwa akazibuza kugenda zirukanka.

    i)  Zikishima umuvuduko.

    2.  Huza amagambo yo mu ruhushya A n’ibisobbanuro byayo biri mu ruhushya B

    s

    2.1.2.  Gusoma no kumva umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko“ Inka ya Rumonyi” hanyuma usubize ibibazo byawubajijweho:

    a)  Ubwiza bw’inka ya Rumonyi bugaragazwa n’iki?

    b)  Ubudahangarwa bwayo ni ubuhe?

    c)  Ni iki kimenyekanisha ko inkuba z’i Murambi zihagurutse?

    d)  Inka zidahonoka inka ya Rumonyi ni izihe?

    e)  Ibirori byo kumurika inka byaberehe hehe?

    f)  Ni iki kigaragaza ko Ingeri zisa na Kigeli nyirazo?

    g)   Ni iki cyateraga ubwoba abareba Umuhozi? Ubwo bwoba bwatumye bafata uwuhe mwanzuro? Umwanzuro wabo wabageza ku kiza kihe?

    h)  Ingeri zahagurukaga habanje gukorwa iki?

    i)  Umutwe w’Ingeri uratwa ko uzi gutera amacumu uherereye hehe?

    j)  Uruti ruvugwa rwakomotse hehe? Rwarangwaga n’iki?

    k)   Uru ruti rw’indekwe ruvugwa muri uyu mwandiko rwakoreshwaga iki? Ese hari ikigaragara ko rwakoreshejwe? Sobanura.

    l)  Garagaza ibintu bitanu bigaragaza umurava w’inka ya Rumonyi.

     2.1.3.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko“ Inka ya Rumonyi” hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    a)  Garagaza ingingo z’ingenzi zigaragara muri uyu mwandiko

    b)  Garagaza ingingo z’umuco n’iz’amateka ziri muri uyu mwandiko.

    c)  Garagaza ingingo z’amateka muri uyu mwandiko.

    d)  Muri rusange, ni iyihe nyigisho mukuye ku nka ya Rumonyi?

    IMYITOZO

    Toranya igice kimwe k’izina ry’inka ya Rumonyi wihitiyemo, ugifate mu mutwe maze wiyereke imbere ya bagenzi bawe mu ishuri.

    II.8.   Amazina y’inka

    2.8.1.  Inshoza n’imiterere by’inganzo y’amazina y’inka

    IGIKORWA

    Ongera usome umwadiko “Inka ya Rumonyi”, witegereza imiterere yawo. Uhereye ku miterere yawo, kora ubushakashatsi utahure ishoza n’imiterere by’inganzo y’amazina y’inka.

    1.      Inshoza y’inganzo y’amazina y’inka

    Amazina y’inka yagereranywa n’ibyivugo by’inka. Inka z’inyambo batangiye kuzirata cyane mu mivugo kuva kera, ariko imihimbire y’amazina y’inka yaje kwamamara ku ngoma ya Yuhi Gahindiro ahagana mu mwaka wa 1800. Kuva icyo gihe ni bwo abahanga mu byo kwita inka: abisi batangiye kurebera inka mu bwenge, bakaziremesha ingamba. Inka baziremyemo imitwe bakayirwanisha. Buri mutwe wari ubangikanye n’umutwe w’ingabo nk’uko bigaragarira kuri iyi mbonerahamwe.

    f

    s

    e


    Buri mutwe wabaga ufite ibyiciro bitatu by’inka:

    –      Amashyo y’inka yaremwe n’umutware w’ingabo, amwe ari ay’inkuku andi ari ay’inyambo.

    –      Amashyo y’abakomeye bari abatunzi bo mu mutwe w’ingabo.

    –      Inka z’imbata. Izo zari inka za rubanda bo mu muri uwo mutwe w’ingabo. Inka ntizari ingabane, ni izo umuntu yabaga yarihahiye ku giti ke. Izi nka bazitaga kandi inka z’ibiti.

    Muri izi nka zose izo umwisi yitaga ni inyambo. Abisi barwanishaga Ibihogo (ubushyo bwaremwe butowe mu Rwanda) n’Amagaju (ubushyo bwaremwe butowe mu minyago ivuye mu mahanga nko mu Ndorwa cyangwa Ankole). Umwisi yabaga agiye kwita nk’ubushyo bwo mu mutwe w’Ibihogo akabuteza umutware w’inyambo, akabuteza umutahira n’abarenzamase bo mu bushyo bw’amagaju. Umwami n’umutware w’ingabo, umwisi yirindaga kubateza inyambo cyangwa kubitirira kuko ibyo byari ukubapfobya no kubahinyura.

    Umutware w’inyambo nubwo umwisi yashoboraga kumwitirira yari umutegetsi ukomeye. Yashyirwagaho ngo agenge inyambo zose zo mu mutwe w’inka uyu n’uyu. Ubwo butegetsi yaburagaga umwana we, bakagenda basimburana mu bisekuruza byabo. Umutware w’ingabo na we yashoboraga kunyagwa ingabo, akaba anyagiweko n’umutwe w’inka bibangikanye. Umutware w’inyambo we ntiyanyagwaga; yari ashinzwe guhora yorora inyambo, akagenda azongera mu ibangurira ry’inkuku ku mfizi z’inyambo. Bwari ubumenyi umuryango we ushinzwe ku ngoma zose.

    1.  Imiterere y’amazina  y’inka 

    Amazina y’inka yarangwaga n’imiterere yayo. Agira injyana ipimye n’iminozanganzo itandukanye

    Injyana

    Mu mazina y’inka, abisi bavumbuye inganzo ishingiye ku ipima rigendera ku kabangutso.

    Bitewe n’ubuhanga bwabo, Nkibiki, Ndangamira na Bikungero bafite injyana

    bihariye zikaba zitwa hakurikijwe amazina yabo.

    Injyana Bi: igizwe n’utubeshuro 12 —u—u—u—u = 12 

    Injyana Nki: igizwe n’utubeshuro 10 u—u—u—u—u = 10 

    Injyana Nda: igizwe n’utubeshuro 9 —u—u—u = 9

    Bene izi njyana ni zo bita fatizo naho injyana yungirije iba ipanzwe uko bashatse ku buryo yuzuza utubeshuro twa ngombwa ariko tudatondetswe dutyo.

    Ni ukuvuga imikoreshereze y’ubutinde bw’inyajwi. Wakwibaza uti: “Bapimye bate amagambo?” Reka tugendere kuri uru rugero kugira ngo dushobore kubyumva.

    Rutiimiirwa ziri mu mihigo

    Iyo witegereje ubona muri uyu mukarago ko umugemo wa mbere ubangutse, uwa kabiri n’uwa gatatu ikagira ubutinde bunimbitse, ikurikiyeho yose ntigire ubutinde. Akabangutso kakaba gahwanye n’inyajwi ibangutse, naho inyajwi inimbitse ikagira utubangutso tubiri. Uru rugero tumaze kubona rubara utubangutso 12.

    Abasesenguye amazina y’inka babyitondeye basanze:

    Hari amazina y’inka agizwe n’imikarago ifite utubangutso 9.
    Urugero: Inka ya Rumonyi

     

    Ru-ta-gwa-a-bi-z(a) i-mi-ne-ga

    =9

    (I)nku-ba ze-e-sa mu bi-ho-go

    =9

    Rwa-a mu-ga-bo nyi-ri-gi-ra

    =9

    (I)mbi-z(i) i-sa-a-nga-ni-zw(a) i-ngo-ma

    =9

    N’u-mu-ga-be w’i- Ru-yu-u-mba

    =9

    (I)ki-i-se-e-su-u-r(a) i-mbi-bi…

    =9

    Hari agizwe n’imikarago ifite utubangutso 10

    Urugero: Inka y’i Nyanza

     


     

    Ru-ti rwu-u-hi-r(a) i-sa-ha-a-ha

     

    =10

    (I)nga-bo zi-ho-me-re-r(a) i-mpu-u-nzi

    =10

    Rwa-a-ma-nywa ya ru-ge-ma-ha-bi

    =10

    (I)nka-bu-ra-no y’i-mpi-i-nga-a-ne

    =10

    Ya ru-ka-ni-ka-ndo-o-ngo-o-zi

    =10

    Zi-gi-tu-ru-ka mu ki-re-e-re…

    =10

    Hari agizwe n’imikarago ifite utubangutso 12

    Ingero:

    Inka ya Nkusi

     

    Rwi-iya-mi-ri-ra yu-u-hi-r(a) i-mbu-ga

    =12

    (I)nku-ba zi-hi-i-ndu-r(a) a-ba-nya-bi-ho-go

    =12

    Rwa-a Mi-ri-i-ndi ya si-i-mu-go-mwa

    =12

    (I)ma-a-na ya-re-my(e)i-nya-mi-bwa y’i-mpe-t a

    =12

    Nti-i-be-h(o) u-ru-gi-i-ng(o) u-yi-hi-nyu-ra

    =12

    Ya-ma-ra ku-yi-gi-r(a) i-nta-yo-be-ra-na…

    =12

    Inka ya Rugina

    Ru-kwe-e-re-e-r(a)i-mbu-ga y’i-ndi-i-nzi

     

    =12

    (I)nku-ba zi-ka-ru-ru-ka mu-u ndu-u-ru

    =12

    Rwa-a Ndi-ri-ma ya Ru-bu-ra-ma-nywa

    =12

    (I)me-ne-ra-ba-swa i-ti-i-ca i-nda-ga-no

    =12

    Nti-i-shyi-ki-i-rwe n’a-a-b’i-i Nde-ra

    =12

    Nti-i-be mu ru-ga-a-mba rw’I-ndi-i-nda

    =12

    Nti-ba-yi-bwi-i-re I-nde-nga-mi-ma-ro

    =12

    Ya-ma-ra kwi-i-twa ndi-i-nda-u-ya-ba-zwe

    = 12

    (I)ndi-ri-ki-rwa zi-ka-yi-ba-ho i-nya-na

    =12

    (I)nya-mi-bwa ba-ka-yii-ta Nye-e-ma-zi

    =12


    Ikitonderwa:

    Mu ibara ry’utubangutso, iyo inyajwi ebyiri zikurikiranye, iya mbere iburizwamo

    kandi inyajwi itangira umugemo ntibarwa nk’uko bigaragara ku majwi yagiye ashyirwa mu dukubo.

    Ubwiza bw’amazina y’inka bushingira ku buhanga bwo gukurikiranya ibitekerezo no ku isubirajwi, ku isubirajambo, ku mibangikanyo, ku buryo bwo kugenekereza, ndetse no kureshyeshya intondeke. Mu mazina y’inka bahagikamo ijambo cyangwa injyano z’amagambo zigize ibisingizo. Igisingizo muri ubu bwoko bw’ubuvanganzo bw’amazina y’inka kitwa ingaruzo, mu bisigo igisingizo bakakita indezi.

    Inka ya Ruganji

    Ingaruzo, iyo bacutsa inka ya Ruganji bagira ngo:

    Rutimirwa ziri mu bihigo Intwari zimaze kubona umugaba Rwa Mugabo w’imaramwaga Insengamihigo y’ishema muri zo Ya Rushikanurandongozi.

    Imwe mu minozaganzo igaragara mu mazina y’inka

    a)  Isubirajwi n’isubirajambo

    Iyo bavuze isubirajwi twumva uburyo umuhimbyi agenda akoresha amajwi asa mu mihimbire ye. Muri make, twumva ko ari amajwi agenda agaruka kenshi haba mu magambo cyangwa mu nteruro.

    Urugero ku isubirajambo:

    Zivuga mu Rubumba rw’inyambo Zivuga i Masaka ya Mibirizi Zivuga mu Ruhango rw’ibwami Zivuga i Nyarurama ya Nyanza Zivuga i Nyarubuye ya Mwendo

    Iyo bavuze isubirajambo bigaragarira ku magambo amwe n’amwe agenda agaruka. Ari isubirajwi, ari isubirajambo byombi bituma izina ry’inka cyangwa umuvugo muri rusange ugira icyanga bityo ibivugwa bigafatika vuba. Ibi byombi ni bimwe mu bishimangira injyana.

    Urugero ku isubirajwi 

    Rwavuye i Rusheshe

    Rwiharaze isharankima.

    Rwabaye igishami

    a)   Imibangikanyo cyangwa ubutegane

    Ni uburyo umwisi akurikiranya imikarago nibura ibiribiri ifite icyo ihuriyeho

    haba ku kivugwa cyangwa ku misusire.

    –      Imibangikanyo y’imisusire ishingiye ku myubakire Urugero: Inka ya Rumonyi

    Rukaraga ku mpitira Rukaraga ku mpini Rwogesha ku mbuga Rwanika ku ntagara Rushita ku y’imerera…

    Iyo turebye izi ntondeke dusanga zubatse kimwe, amagambo y’ubwoko bumwe agiye aba mu mwanya umwe.

    –    Imibangikanyo ishingiye ku kivugwa cyangwa ingingo. 

    Umubangikanyo wisobanura

    Intondeke ya kabiri isubira mu ngingo y’intondeke iyibanjirije.

    Urugero:
    Inka ya Rumonyi

    Kurya irihoza mu rugina Imbuga yaryo iratukura Ntagera mu ntagara Ahora akina mu ntoki…

    Umubangikanyo w’inshyamirane

    Ingingo dusanga mu ntondeke ya kabiri iba ishyamiranye n’iyo mu ntondeke ya mbere. Uwo mubangikanyo uboneka mu ngeri nyinshi z’ubuvanganzo. Uwo mubangikanyo hari ubwo uba ushingiye ku iyemeza n’ihakana bigiye mu buryo bw’inshinga. Hari ubwo uba ushingiye ku ibusana ry’amagambo gusa.

    Urugero 1: Ihakana n’iyemeza 

    Si ay’ingimbi iterura

    Ni amajunga ntabashika Si inkiko utura iruhande

    Ni inkuba zitaha i Nyarubuye.

    Urugero 2:

    Ibusanya ry’amagambo

    Ugiye bagushishira Uzagaruka bagushishimuye Ugiye uri Muhimpundu Uzagaruka uri Muhinduru Ugiye uri igisabo Uzagaruka uri igisambo Ugiye uri ingwa yera Uzagaruka uri imbwa yiba.

    Umubangikanyo wuzuzanya:

    Usanga intondeke ya mbere igenda isobanurwa n’iya kabiri ndetse n’iyikurikiye.

    Urugero:

    Inka ya Rumonyi

    Abogeza inkuba zesa Bakubwire iy’ingondo Imbibi ziseseyeho Wihagire imparuzo

    Amazina y’inka akubiyemo ubuhanga bwinshi, aho usanga umwisi ashobora guhitamo amagambo ajyanye n’icyo ashaka kuvuga cyangwa se akaba yakoresha igereranya. Kimwe no mu byivugo no mu bisigo, amazina y’inka na yo agira amagambo yihariye.

    Amwe muri yo ni aya akurikira:

    Impanzi: intwari

    Intarizi: inenge;

    Gucutsa: kwita inyambo y’inyamibwa izina rya mbere;

    Ingaruzo: igisingizo cyo mu izina ry’inka;

    Ikigondo: ihembe ry’inka;

    Impamagazo: igika cya mbere cy’umuzinge;

    Inkobwa: inka itari ikimasa;

    Umusibo: igika cyo mu musozo w’izina ry’inka gisingiza inyamibwa yonyine;

    Gusibira: kuvuga impakanizi

    Umuzinge: izina ry’inka rigizwe n’imivugo;

    Kugogomera: kwimya kw’imfizi;

    Kuvuta: kwikiriza bavuza urusaku.

    a)  Igereranya:

    Igereranya rikoreshwa cyanecyane mu mazina y’inka, aho amacumu y’indatwa bayagereranya n’amacumu y’abantu. Igereranya rishobora gushingira ku magambo yumvisha cyangwa agusha ku gisobanuro. Hashobora gukoreshwa icyungo ngereranya nka, inshinga gusa n’icyungo na.

     Urugero: Inka ya Rumonyi

    Ikaba mu mariza y’impeta Igasa n’inyamibwa rwema

    Ni yo macumu adahemba (atavunika) Nk’inti z’abanyamahanga.

    Byumvikane neza, kuva aho u Rwanda rubaye Repubulika, inyambo ntizongeye kwitabwaho cyane ngo zibe zamurikwa cyangwa ngo ziratwe bikabije nk’uko byahoze mbere. Ibyo kuzihimbira amazina bisa n’ibizimiye, ahubwo amazina yari yaratowe na bamwe muri rubanda cyangwa abisi ubwabo bakajya bayavuga mu mutwe bateraniye mu birori. Ijambo umwami ryayazagamo, abantu batinyaga kurivuga bakarisimbuza perezida cyangwa rwose bakaricaho.

    IMYITOZO

    1.    Amazina y’inka ni iki?

    2.    Hanga izina ry’inka wigana “ Inka ya Rumonyi” maze ukoreshemo amwe mu magambo akurikira yakundaga gukoreshwa n’abisi : impanzi, intarizi, gucutsa, ingaruzo, ikigondo, impamagazo, inkobwa, umusibo, umusibira, umuzinge… Mu izina ry’inka ryawe hagaragaremo ijyana n’iminozanganzo inyuranye. Seruka imbere ya bagenzi bawe uvuga iryo zina ry’inka wahanze.

    2.8.2.  Imvano y’amazina n’imyitire y’inyambo

    IGIKORWA

    Jya mu isomero ukore ubushakashatsi utahure imvano y’inganzo y’amazina y’inka n’uko byagendaga kugira ngo umwisi yite inka.

    1.         Imvano y’inganzo y’amazina y’inka.

    Mu Rwanda rwa kera inka yari ifite agaciro gakomeye cyane. Inka yari ikimenyetso cy’ubukire, ni yo yari ifaranga ry’ubu, ni yo yari ipfundo ry’ubuhake. Iyo wahakwaga ugacyura igihe bakakugororera, bavugaga ko ucyuye umunyafu cyangwa se ko ucyuye ubuhange ugabanye bwa mbere kwa shobuja. Tuzi neza ko ubuhake bwarambye mu Rwanda nta handi bwari bushingiye usibye ku nka. Ubuhake rero bwahambiraga umugaragu kuri shebuja ugasanga baribereye nk’akaremo n’umuse, umugaragu akitwa umuntu wa shebuja, akamwirahira igihe cyose amushima kumuhaka. Ubuhake bwavunnye benshi kugeza babuvugiyeho. Bamwe bati: “Ubuhake burica; ubuhake bujya kukwica buguca iwanyu; ubuhake bwananiranye bukukisha umugabo ikijyaruguru”. Ariko na none hari abo bwatoneshaga bakagashira nka Gashamura bati: “ubuhake bwa cyane bukunyaza mu ngoro”. Ubuhake kandi bwateraga ubwibombarike, bati: “Iyo ubuhake bwateye hejuru uratendera”. Ariko kandi ngo uwafataga nabi abagaragu yarabigayirwaga; umugaragu wahemukiraga shebuja yaragayikaga. Uwabaga ahatse abagaragu yagombaga kubagoboka bari mu byago. Umugaragu na shebuja babaga bafitanye ubumwe bwafatiye ku nka, ari magara ntunsige. Iyo ubwo bumwe bwazagamo agatotsi ku mugaragu, shebuja yaramunyagaga, naho byaba biturutse kuri shebuja, umugaragu akamwimura akajya gukeza ahandi.

    Intwari yo ku rugamba yagororerwaga inka ikitwa inka y’ubumanzi. Ubaye ikigwari na we ku rugamba yatangaga ikiru k’inka, iyo nka ikitwa inka y’imirindi kuko yahunze urugamba, agatererana bagenzi be. Inka yungaga inshuti, uwahemukiye undi mu bintu bikomeye akamuha ikiru k’inka. Inka

    yahuzaga inshuti n’imiryango kuko abahanaga inka babaga babaye inshuti magara.

    Inka bayikwaga umugeni. Umusore wabaga adafite amikoro yo kubona inka yashoboraga gutenda, agakora imirimo izahura n’icyakwitwa agaciro k’inka kugira ngo umukobwa wa naka yakunze amwegukane. Umukwe mukuru ati: “Turabakwera umunani cyangwa se mudutegeke ikindi”. Umusore wabaga yaraye arongoye baramubyukurukirizaga inka zikamukamirwa. Mu itwikurura ry’umugeni bazanaga amata. Inka yari ifite akamaro kanini mu muco w’Abanyarwanda. Umubyeyi yarabyaraga bajya kumuhemba bakazana amata. Umwana iyo yashyinguraga se cyangwa sekuru yahabwaga inka y’inkuracyobo (inkuramwobo). Umwana washyinguraga nyina cyangwa nyirakuru byitwaga gukamira nyina cyangwa nyirakuru. Mu mihango yo kwera hazagamo ibyerekeye kujya ku kibumbiro, hakazamo n’ibyo guha amata abana b’uwatabarutse. Mu ndamukanyo z’abanyarwanda dusanga abantu bifurizanya gutunga bati:

    “Gira inka”, usubiza ati: “amashyo n’amagana” cyangwa bati: “amashyo”, usubiza ati: “Amashongore!”

    Nta Munyarwanda wakwiyibagiza ko mu byo Abanyarwanda bafatiragaho bagena ibihe by’umunsi, inka yari ifitemo uruhare runini. Dore nawe baravugaga bati:

    –      Inka zivuye mu rugo: aho ni nko mu masaa moya;

    –      Inka zikamwa: aho ni nko mu masaa moya n’iminota 15, ubwo ziba zikamirwa ku nama;

    –      Inka zahutse: aho ni nka saa mbiri;

    –      Inyana zahutse: aho ni nka saa mbiri zirengaho duke;

    –      Inyana zitaha: nko mu masaa yine;

    –      Mu mashoka: nko mu masaa saba;

    –      Inka zikuka cyangwa mu makuka: nko mu masaa munani;

    –      Inyana zisubira iswa: nko mu masaa kenda;

    –      Inka zihinduye: nko mu masaa kumi;       inyana zitaha: nka saa kumi n’imwe;

    –      Inka zitaha: nka saa kumi n’ebyiri n’igice;

    –      Inka zikamwa: nko mu masaa moya.

    Uwagendera kuri ibi byose byavuzwe haruguru, ntiyatangazwa no kubona haravutse ubuvanganzo bufatiye ku nka. Ibyo byagiye bigaragarira mu:

    –      Amahamba: indirimbo zaririmbwaga n’abashumba bacyuye inka. Izo ndirimbo zirazwi mu Rwanda hose;

    Amabanga cyangwa amahindura: indirimbo abashumba baririmbaga

    inka zirisha, zitaha, batarazikata inkoni ngo ziboneze zitahe;

    –      Inzira: indirimbo zaririmbirwaga inka mu gihe zabaga zigana amabuga cyangwa ibibumbiro;

    –      Indama: indirimbo baririmbaga mu gihe inka zabaga zibyagiye ahantu, bazishoye amabuga cyangwa ibibugazi. Izo ndirimbo hari ubwo zaririmbwaga mu minsi

    –      mikuru, bamurika inka. Icyo gihe abagore n’abakobwa bahimbazaga izo ndirimbo baziha amashyi;

    –      Ibyisigo: indirimbo zo mu gihe cyo kudahira. Basingizaga amazi ahiye hamwe n’inka zabaga zayashotse;

    –      Imyama (imyoma): indirimbo zaririmbwaga mu gihe k’impeshyi, inka zigisha (zigana ahari ubwatsi).

    2.     Imyitire y’inyambo

    Iyo ubushyo bw’ inyambo bwamaraga kubyara uburiza, umutahira w’inyambo yatumiraga umwisi mu bo azi b’abahanga akaza akazitegereza neza, maze akazita, akaziha inshutso. Umwisi ntiyashoboraga kwanga kwita inyambo kuko wari umurimo ashinzwe yabazwaga mu Gihugu. Ariko igihe yabonaga afite impamvu yashoboraga kwanga bakamurega ibukuru, hakaba urubanza agasobanura impamvu yamubujije. Izo mpamvu zabagaho cyanecyane iyo yabaga yaraje mbere bakamufata nabi cyangwa bakamugororera inka mbi. Iyo yabaga aje rero, babaruraga inyambo z’ingegene zo muri ubwo bushyo bakazimumurikira. Ubwo rero ziba zitarakura ngo zigaragaze izaba nziza, nuko zose akazita amazina, imwe izina ryayo indi iryayo. Uko ahimba, abarenzamase bakamuba iruhande bakabitora. Umwisi ntiyagombaga gutora ibyo ahimba byose, na we ubwe iyo yashakaga kubimenya yagendereraga abarenzamase. Ayo mazina y’inyambo zivutse ari uburiza akitwa inshutso.

    Nubwo inshutso zabaga ari nyinshi, umwisi yerekanaga ko ari ubushyo bumwe yise, abigaragariza mu mabango ya buri nshutso ashyiramo ijambo rimwe gusa uzajya usanga mu nshutso zose z’ubwo bushyo. Aho ni ho ubuhanga bw’abisi bwari bushingiye. Iryo jambo rikitwa “impakanizi y’ubushyo.” Umwisi yamaraga kuziha inshutso agataha. Ubwo bamuhaga inka y’intizo ikamwa, yamara kuyitekesha akayisubizayo. Iyo ubushyo bwa za nyambo bwamaraga kubyara ubuheta, za nshutso zabaga zimaze gukura bazita ibihame. Izirusha ubwiza zose y’inyamibwa ikaba imaze kugaragara. Ubwo rero bahamagaraga umwisi wari warazihaye inshutso ngo aze yuzuze umurimo we. Ubwo yitaga iy’indatwa muri za mpete, akayisingiza, akayiha izina ry’umuzinge, ari byo kuvuga ibice byinshi. Ya ndatwa yabaga isanganywe ya nshutso yayo, nuko iyo nshutso igaherukwa n’interuro y’umuzinge kandi igaherukira aho kwitwa inshutso igasigara yitwa impamagazo. Izisigaye zo muri ubwo bushyo zigahamana inshutso zazo. Wakumva bavuga ngo bazacutsa inka ya runaka, ukamenya ko yabaye indatwa y’ubushyo ko yagize izina ry’umuzinge. Igisingizo (igice) cya kabiri cy’umuzinge ayihaye kikitwa impakanizi. Ibindi bisingizo

    (bice) bikitwa imivugo. Igisingizo (igice) cya nyuma kikitwa umusibo (iyo cyabaga gisingiza ya ndatwa y’isonga yonyine) cyangwa imivunano (iyo cyabaga gisingiza za ndatwa zose yari yarahaye inshutso mu ikubitiro). Yamaraga gusoza uwo murimo wose wo kwita inyambo bakamuha inka y’ingororano akayicyura ikaba iye y’ishimwe.

    a)  Amwe mu mazina y’abisi bamenyekanye

    Hagiye habaho abisi b’intamenyekana, bitewe n’uko babaga badafite ubuhanga bukaze bwo gutuma amazina bitaga ahimbaza abayumva. Iyo mpamvu yagombaga gutuma abayafashe mu nteruro badatinyuka kuyogeza. Abisi b’abahanga bamenyekanye mu myitire y’amazina y’inka harimo aba bakurikira:

    d

    Abisi ni ikiciro k’intiti ariko icyo baba barusha izindi ntiti ni uko bo bihariye ubuhanga bw’umwimerere bwo guhimba nta cyo bahereyeho cyabaye. Bahanze igitekerezo cyo gutuma inka ziba abarwanyi nk’aho zifite ubwenge; bakaba kandi barakenetse itonde ripimye.

    Abasesenguye neza iby’aba bisi ngo bose ntibari bahwanyije ubuhanga. Musenyeri Alegisi Kagame wasesenguye inganzo zabo yitonze avuga ko bariya

    ikenda ba mbere ukuyemo Rukazambuga, ari bo bari bafite inganzo ityaye. Avuga ko Rukazambuga yapfaga gucurikiranya amagambo, ntashodekanye amabango agusha hamwe. Ndibyariye na Nyagahungu na bo ngo ntibari shyashya. Sebikara Mariko ngo ni we wari ubijemo neza, abifitiye ubwenge; gusa ngo yaje bikendera. Sebikara we ngo yaba yarise izina rimwe risa atabanje kwitegereza imihimbire y’izina ry’inka ngo akurikize amategeko yaryo. Undi mwisi ushyirwa mu majwi ni Rucakatsi; yise inka ebyiri ariko ngo na we byari bimaze kugaragara ko impano yo kwita imucumbamo ikibatsi, ko amatwara ye ashobora kumugeza heza. Bivugwa ko higeze kubaho undi mwisi witwa Ruburika rwa Mukotanyi wo ku ngoma ya Musinga, ariko we nta zina na rimwe rye ryashoboye kuboneka, cyakora ngo yise ubushyo bwitwa Intaganira, bwo mu mutwe w’Izimanye (iryo zina ni ukubangura bashaka kuvuga Izimanye na Mibambwe).

    a)   Tumenye Ndangamira ya Muyoboke umwisi w’inka ya Rumonyi

    Ndangamira ya Muyoboke yari umwisi uzimbukiwe cyane n’ubwisi bw’amazina y’inka. Yabaye intiti bitavugwa mu nganzo y’ubusizi, yumvaga inganzo ye, injyana ye; mbese ibye byose byari bifite umwihariko kuko yari atandukanye cyane n’abandi bisi babayeho mu mateka y’abisi.

    Hari ubwo umwami Kigeli Rwabugiri yamutegetse kwita inka ya Terera, uwo Ndangamira atangira umurimo we, arangije imivugo itanu ararwara araremba; umwami abonye bitinze, ategeka uwitwa Rukazambuga, na we w’umwisi, gusoza izina ry’inka ya Terera. Ubwo yongeraho imivugo ibiri harimo n’imivunano. Ndangamira ngo aho akiriye yasuzumye izina ryasojwe na Rukazambuga yumva umusozo watanzwe usa n’ukwanjitse udahwitse, nibwo ngo Ndangamira anenze imisozereze y’iryo zina ry’inka ya Terera yongeraho uwe yizeraga ko unoze ukurikije inganzo y’amazina y’inka.

    Bivugwa ko Ndangamira yari yaratwawe n’inganzo y’amazina y’inka ku buryo yajyaga ayikinamo abyishakiye cyangwa babimusabye. Hari ingero zagiye zitangwa n’abasesenguye cyane inganzo ya Ndangamira. Dufate ingero zikurikira:

    Inka ya Kanyamashokoro: yari inka y’inkuku y’umugabo Nzigiye. Iyo nka ngo ikaba yarakamwaga cyane. Umugore wa Nzigiye witwaga Nyirakayogera asaba Ndangamira ngo ayimusingirize. Ndangamira yabyitabiriye yumva aguye ahashashe mu nganzo ye.

    Inka ya Ruzirabwoba: yari inka y’inkungu baturiye Kigeri Rwabugili ahitwa i Ruhama rwa Kayenzi ho mu Ndorwa, ivuye mu minyago. Bavuga ko kari agaka kiburungushuye. Umwami asaba bose kuyimurekera ngo hatagira uyimusaba. Ndangamira ayibonye na we arayirata by’amashyengo.

    Inkuku y’ikirezi: Ni inka ya Ndangamira yahonotse muryamo, ni ukuvuga iyarwaye umuze hanyuma ikawukira. Ndangamira yarayise.

    Inshyame ya Ndangamira: Ni inka ya Ndangamira yabaye inshyame ya Muryamo, ni ukuvuga itigeze ifatwa n’umuze wa muryamo. Ndangamira na yo yarayise mu mashyengo.

    IMYITOZO

    1.         Izina ry’inka rigizwe n’iki?

    2.         Sobanura amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo akurikira:

    a)  Gutenda

    b)  Inka y’ubumanzi

    c)  Inka y’inkurarwobo

    d)  Inka y’imirindi

    3.         Sobanura imvo n’imvano y’amazina y’inka.

    2.8.3.  Imyororokere n’imitegekere by’inyambo

    IGIKORWA

    Jya mu isomero ukore ubushakashatsi utahure uko inyambo zororokaga n’uko zategekwaga (abari bashinzwe inyambo ni bande?)

    1.       Imyororokere y’inyambo

    Kugira ngo inyambo zigwire mu Gihugu, umutware w’inyambo yagendaga azongera mu ibangurira ry’inkuku ku mfizi y’inyambo. Ubwo bumenyi bwari ukubiri:

    –      Uburyo bwa mbere bwari ubwo kubangurira amashashi y’inka z’inkuku ku mfizi y’inyambo, izo zibyaye zikitwa ibigarama. Ibyo bigarama na byo bikazabangurirwa ku mfizi y’inyambo, izivutse zikitwa inkerakibumbiro. Izo nkerakibumbiro zabangurirwaga ku mfizi y’inyambo zikabyara imirizo cyangwa ibisumba (iyo ari izo mu mutwe w’inka utigeze ingegene). Imirizo cyangwa ibisumba zamaraga kubangurirwa ku mfizi y’inyambo hakavuka noneho inyambo zuzuye bitaga ingegene.

    –      Uburyo bwa kabiri bwari ubwo kubangurira inyambo z’ingegene ku mfizi y’inkuku zikabyara ingegene.

    Icyababwiraga inyambo ni uko zari zifite umubyimba munini n’amahembe maremare. Icyo bakundiraga inyambo ni ubwiza bwazo. Bazimurikaga mu birori, barazitoje uko zigenda no kudakangarana mu birori. Umutware w’inyambo we yabiragaga abana be kugira ngo imihindagurirwe y’abatware

    b’inyambo idatuma ubumenyi bw’imyorokere y’inyambo buhungabana. Kuzivanga n’inkuku byari ugutuma inyambo zigumana ubwiza bwazo kugira ngo budacika.

    Uko babanguriraga ubushyo bw’inyambo z’ingegene

    Amashashi y’inyambo yararindaga ntibahere ko babangurira irinze yose ahubwo bakayihorera ikarinduka. Aho bazashakira ko zibangurirwa bakazishora ku iriba rihiye (iriba rifite amazi y’urwunyunyu rukaze).

    Bazishoraga kuri iryo riba maze inka iryuhiweho igahodoka (ni ukugira icyokere mu mubiri kiyitera ubuzinukwe bw’ayo mazi). Igihe zikiyumvamo ubuhodoke bazishoraga ku mazi ahiye zikayanga zikishakira amazi asanzwe kugira ngo azigabanyemo icyokere ziyumvagamo.

    Ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro, amariba ahiye kurusha andi yari atatu (3):

    a)   Iriba rya Rushya rwa Nyamurungo (mu Bwishya muri Repubulika

    Iharanira Demokarasi ya Kongo).

    b)  Iriba rya Mupfu (mu Bunyambiriri muri Musebeya mu Karere ka Nyamagabe).

    c)  Iriba rya Ngugu (mu Mutara).

    Bavuga ko iryo riba rihiye rihotora. Ubwo buhodoke bwamaraga iminsi myinshi ndetse bikageza no ku kwezi cyangwa amezi abiri. Iyo inka yuhiwe mu iriba rihiye yakamwaga, yagiraga iyayumo (igabanya umukamo), uko ubuhodoke bwagendaga buyishiramo yaragishiraga (yagaruraga umukamo buhorobuhoro. Bitewe n’uko amariba yabaga kure, gukora urugendo bajyayo ni byo bitaga “kurekera.” Abashumba bakoraga urwo rugendo bakitwa“abarekezi.” Iyo inyana yararaga ukubiri na nyina kubera urwo rugendo babyitaga “kurara iragwe.” Habaga ubwo inka igenda ijoro ryose ishaka iyayo, ari byo bitaga “guhomora.” Gusukura iriba bavanamo umuvu, babyitaga “kweza iriba.” Iriba ryabaga rituje ryitwaga“umugwimo.” Guhabwa umwanya wo kuhira, byitwaga “guhana umurambi.” Isibo yo kurwanira umurambi, ikitwa “inkomati.” Iyo rero ubuhodoke bwarangiraga, ubushyo bwose bwuhiwe ya mazi ahiye bwarindiraga icya rimwe bagahera ko babangurira zikabyarira rimwe. Aha rero ni ho batumiraga umwisi akaza kwita izina.

    1.         Imitegekere y’inyambo mu Rwanda rwo hambere

    Umwami ni we wari umutware w’inyambo mukuru, hagakurikiraho umutware w’ingabo, agakurikirwa n’umutware w’inyambo, hakaza umutahira, hagaheruka umurenzamase.

    Umwami: yari nyiri Igihugu bityo akaba yari ku mutwe wa byose.

    Umutware w’ingabo: yari umukuru w’umutwe w’ingabo kandi akaba yari hejuru y’umutware w’inyambo

    Umutware w’inyambo: yabaga ari umuntu ujijutse, akaba yarashyirwagaho ngo agenge inyambo zo mu mitwe iyi n’iyi. Ubwo butegetsi yaburagaga umwana we bugakomeza kuba uruhererekane. Ntiyashoboraga kunyagwa kuko yari ashinzwe imyororerere y’inyambo. Nyamara umutware w’ingabo we yashoboraga kunyagwa ingabo.

    Umutahira: we yabaga ari umunyacyubahiro baremeraga ubushyo bw’inyambo bwo mu mutwe uyu n’uyu w’inka, akawubwiriza akawuragira. Umutahira yashoboraga guhabwa inkoni y’ubushumba (kumuziturira); bamuhaga inka (ubushyo). Byakorwaga bazitura inyana mu kiraro bakazimuha bakanamuha inkoni y’ubushumba. Iyo inka zamaraga kuba amabuguma, umutware w’inyambo yazeguriraga umutahira zikaba ize bwite. Na we yarazigumanaga akaziha abo ashaka. Umutahira rero yabaga ari mu rwego rw’abashumba b’inyambo. Ubushyo yabaga ashinzwe iyo bwasazaga bamuremeraga ubundi bushyo cyangwa bakaburemera umwana we w’umuhungu.

    Abarenzamase: Bo bari nk’abakozi bari bashinzwe kwirirwa inyuma y’inka (bubakaga ibiraro, bacaga ibyarire) kandi bakaba barashyirwagaho n’umutahira.

    Ukuvukira rimwe k’ubushyo bw’inyambo z’ingegene.

    Ubushyo bw’inyambo bwabyariraga rimwe, agatsinda bwabaga bwaravukiye rimwe. Uko kuvukira rimwe byagendaga bite? Amashashi y’inyambo yararindaga, ntibahereko babangurira irinze yose, ahubwo bakazihorera zikarinduka. Aho bazashakira ko zibangurirwa bakazishora ku iriba rihiye.

    Iriba rihiye ni iriba ry’amazi y’urwunyunyu rukaze, maze inka iryuhiweho igahodoka. Guhodoka bivuga kugira icyokere mu mubiri kiyitera ubuzinukwe bw’amazi ya bene iryo riba rihiye; igihe ikifitemo ubuhodoke wayishora ku mazi ahiye ikayanga, ahubwo ikishakira amazi asanzwe y’umugezi, kugira ngo ihoshe icyo cyokere yiyumvamo. Ubwo bavuga ko iryo riba rihotora (iyo inka zinywaho zigahodoka). Ubuhodoke bwamaraga iminsi myinshi, ndetse bikageza no ku kwezi, no ku mezi abiri. Iriba ryarushaga ayandi kuba rihiye baribwirwaga n’iminsi rihotora.

    Iyo nka buhiye, niba yakamwaga, imara gukuka ku iriba rihiye ikagira iyayumo, ni ukuvuga kumira amata, ikagabanya umukamo cyane. Nyamara, uko ubuhodoke buyigabanyukamo, ikangishira. Kwangishira bivuga kugenda yongera umukamo. Kwangishira si iby’amazi ahiye gusa; n’iyo inka zirishije uruhira, igisigati cyangwa ubwatsi bwinshi bwiza, na bwo zirangishira. Iyo rero iby’uguhodoka birangiye, ubushyo bwose bwuhiwe ya mazi ahiye, bwarindiraga icyarimwe; ubwo bakazibangurira, zikazabyarira rimwe.

    Hari igitekerezo kiza cya bene ayo mariba ahiye. Ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro, igihe yari atuye i Murinja ho ku Mayaga ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, bagiye impaka z’amariba atambukije ayandi gushya. Gahindiro rero atumira amakoro y’amazi y’amariba y’Igihugu cyose. Amakoro yayo mazi amaze kugera i Murinja, bafukura ibibumbiro inyuma yo ku karubanda (akarubanda ni umuharuro w’ibwami aho buri muntu wese yashoboraga kwigendera uko ashaka, ntihagire umubuza). Baje gusogongeza inka ku mazi yashyizwe mu bibumbiro byose, barazahura zirahangaza.

    Igihe cy’amashoka kigeze, baza kuzuhira kuri bya bibumbiro, ariko barazireka zihitiramo. Zose ziza zisibanira amazi yo mu Rushya rwa Nyamirango, iriba ryo mu Bwishya (ubu ni muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo), izihabuze umwanya zisanga iriba rya Mupfu ryo mu Bunyambiriri; izihabuze umwanya zinywa ku rya Ngugu ryo mu Mutara. Izibuze umwanya kuri ayo ngayo zanga kunywa ku yandi ahubwo zigaruka kurwanira umwanya kuri ayo uko ari atatu. Bityo zica urubanza ko iriba ryo mu Rushya rwa Nyamirango riyaruta yose, hagataho Mupfu na Ngugu. Hari icyo tutagomba kwitiranya; iriba rihiye ryitwa “imbuga” cyangwa “ibuga”, iridahiye nk’aho hose mu gihugu bapfaga kuhira inka, ryitwaga “urwoyo”. Amariba ahiye barayahagurukiraga, bagakora urugendo ruraza nzira ndetse n’iminsi ibiri ikaba yashyika umuntu agishakisha ahaboneka iriba rihiye. Urwo rugendo rujya kuhira inka kure byitwa “kurekera”, abarukoze bayoboye inka zabo bakitwa “abarekezi”.

    Niba ari urugendo ruraye ijoro rimwe, bashoboraga gusiga inyana, zikarara ukubiri na za nyina; ibyo bikitwa “kurara iragwe”. Habagaho ubwo inka icika nijoro ishaka iyayo ibyo bikitwa guhomora. Amariba ahiye bayashakiraga n’akandi kamaro: ngo yavuraga inka indwara zimwe na zimwe, ariko izabimenyerejwe buri mwaka zabibura zikagubwa nabi, zigasogobwa (zikazongwa).

    Inka zuhirwaga mu ki amariba ahiye, kugira ngo zibangurirwe ku mpeshyi zizabyare mu itumba, zibone ubwatsi bwinshi ku mvura. Nanone inka yabyaraga mu ki, mu minsi ya mbere ntiyakamwaga, bayiragiraga mu bwatsi bw’inkome bubonetse bwose. Nyamara iminsi ya mbere yo kuyihemba yararangiraga igasigara yanamye, irisha hamwe n’izindi, bikayizahaza igakurizamo kurwara muhekenyi. Aborozi ba kera rero, abari bazi uburyo bw’imyororere y’inka, ntibabanguriraga inka zabo mu gihe kizahurirana n’uko zibyara mu ki.

    Ni byiza kwibuka ko hari itegeko ryo kweza amariba imvura y’itumba ivuye hasi; mu kwezi kwa Kamena kamena amasekuru. Kweza amariba ni ukuyavanamo amazi yose, iriba bakarisukura, bakabona kuryuhiraho. Iriba ritejejwe itumba rivuye hasi, bari bazi ko ritera muhekenyi mu nka. Uwo murimo wo kweza amariba kimwe no kuyafukura mbere, byari bitegetswe abafite inka bose, bonyine; uwanze kubijyamo bakamukoma iryo riba ntazashobore kuryuhiraho. Iriba riteze ryitwa “umugwira”, n’amazi yaryo arimo umwanda akitwa “umugwira”.

     Hariho amariba ya kera cyane yategekwaga n’abatware bayagabanye, abaje kuhira bakabanza kubatura. Nyamara amariba menshi ntiyagiraga umutware w’ibuga. Habanzaga kuhira uwatanze abandi gufata amazi, abandi bakaza gukurikirana uko bagiye bahamusanga. Uwajyaga gufata amazi, yazindukaga kare cyane, akarema

    igicaniro ku iriba, bwamara gucya akadahira. Umwanya wa buri muntu wo kuhira witwaga umurambi. Habaga ubwo haza umuntu w’ikinyamaboko agashaka guhuguza abandi umurambi wabo, bakarwana. Kurwanira amazi byitwaga gukomata, ari byo byenderaho rya jambo ngo inkomati.

    IMYITOZO

    1.         Vuga abantu b’ingenzi bategekaga inyambo maze usobanure inshingano za buri wese.

    2.         Sobanura amagambo akurikira: ibigarama, inkerakibumbiro, imirizo, ingegene.

    3.         Vuga imyororere y’inyambo.

    2.8.4.  Akamaro ko kwiga inganzo y’amazina y’inka

    IGIKORWA

    Nk’umunyeshuri wiga mu ishami ry’indimi n’uburezi wumva kwiga

    amazina y’inka bifite uwuhe mumaro?

    Birashoboka ko hari umuntu wakwibaza icyo kwiga amazina y’inka byaba bimaze muri iki kinyejana turimo, aho abantu benshi bahihibikanira kumva ibirebana n’itumanaho, ndetse n’ikoranabuhanga. Reka twemere ko muri ibi bihe ndetse n’ibizaza ntawuzongera kujya mu byo kwita inka. Ariko kumenya ubuhanga bukubiye mu nganzo iyi n’iyi ya kera nta cyo byishe, ndetse ni byiza rwose kumenya umurimo wa ba sogokuru. Bifite akamaro ku muntu washobora gucengera neza iyo nganzo, hanyuma yamara kumucengeramo na we akaba yafatiraho akayikoresha mu bundi buryo. None se Musenyeri Alegisi Kagame amaze kuryoherwa, gucengera no gucengerwa n’inganzo y’amazina y’inka, si bwo yayishingiyeho ahimba “Umuririmbyi wa Nyiribiremwa” n’“Indyoheshabirayi”?

    Byongeye kandi uwashaka kumenya ubuhanga bw’abahanzi ba hano mu Rwanda ntanage akajisho kuri iyi nganzo y’amazina y’inka, ngo arebe ubuhanga bw’intondeke zipimye indinganire yaba atakaje byinshi. Abashakashatsi bitaye ku nganzo y’amazina y’inka harimo uwitwa Faransisi Yuwaneti (Francis Jouannet), asobanura neza ko ubuhanga bw’intondeke zipimye ntaho ryakunze

    kuboneka muri Afurika uretse mu Rwanda. Uwashaka kubicukumbura yasoma igitabo kitwa Prosodologie etphonologie non linéaire, 1985, p.73. Niba tudashatse kubyitaho ntaho twaba dutaniye na ba bandi bambara ikirezi ntibamenye ko kera cyangwa wa wundi w’umutunzi uba umworo w’amata.

    Nta gushidikanya mu mazina y’inka harimo ubuhanga bw’inshoberabuvivi. Uretse ubwo buhanga bw’intondeke zipimye, usangamo injyana n’iminozanganzo ishingiye ku isubirajambo, no ku isubirajwi ; usangamo gukoresha ijambo ryabugenewe, usangamo uburyo bwo gukoreshamo imibangikanyo; usangamo imizimizo myinshi itandukanye n’icyo abisi ubwabo bita ingaruzo. Ni ijambo risingiza cyangwa se interuro y’amagambo asingiza abami muri rusange cyangwa ingoma, hakaba n’asingiza umwami uyu n’uyu, ibikorwa bye cyangwa amatwara ye. Uwashaka rero kumenya imyifatire y’Abanyarwanda bo hambere, agashaka kumenya ibyo babaga bimirije imbere, nta yindi soko yavomamo ubwo bumenyi uretse kubusanga mu mazina y’inka. Ubutwari n’umurava birasingizwa, ubupfura no kwanga umugayo bikamamazwa kandi ibi ni bimwe mu by’ingenzi biranga indangagaciro y’uwagombye kwitwa Umunyarwanda.

    UMWITOZO

    Mwungurane ibitekerezo mu ngingo ikurikira:

    Mubona ari uruhe ruhare rw’inganzo y’amazina y’inka mu buvanganzo nyarwanda?

    II.9.   Inshinga

    2.9.1.  Inshoza n’amoko by’ishinga

    Soma interuro zikurikira, witegereze amagambo yanditse atsindagiye, usobanure imiterere yayo. Uhereye ku miterere y’ayo magambo, kora ubushakashatsi utahure inshoza n’amoko by’inshinga.

    a)  Amashashi y’inyambo yavukiye rimwe yimiraga rimwe.

    b)  Umwisi yabaga agiye kwita nk’ubushyo bwo mu mutwe w’Ibihogo akabuteza umutware w’inyambo.

    c)   Umwisi yirindaga guteza inyambo umwami n’umutware w’ingabo.

    d)  Ingabo z’u Rwanda zari imitwe itegekwa n’abatware.

    e)   Umugaba w’ingabo yari afite ububasha nk’ubw’umwami mu gihe k’igitero.

    f)    Ingegene ni inyambo zuzuye.

    1.         Inshoza y’inshinga

    Inshinga ni ijambo ryumvikanisha igikorwa, imiterere, imico cyangwa imimerere ya ruhamwa mu nteruro. Muri make, inshinga ni yo itanga ubutumwa mu nteruro, igaragaramo igikorwa cya ruhamwa.

    2.         Amoko y’inshinga

    Mu moko y’inshinga hagaragaramo inshinga isanzwe n’inshinga idasanzwe. Inshinga isanzwe ishobora kuba iri mu mbundo cyangwa itondaguye. Ni ukuvuga ko inshinga ishobora kwigaragaza mu nteruro ari:

    a)  Inshinga idasanzwe bita nkene cyangwa mburabuzi.

    b)  Inshinga isanzwe iri mu mbundo.

    c)  Inshinga isanzwe itondaguye.

    a)  Inshinga idasanzwe

    Inshinga idasanzwe bita nkene cyangwa mburabuzi ni inshinga zidakoreshwa nk’inshinga zisanzwe kuko usanga hari ibihe bimwe na bimwe by’inshinga zidatondagurwamo. Ikindi kiziranga ni uko usanga nta zina rishobora gukomoka kuri bene izo nshinga. Ni inshinga zigizwe n’ibicumbi gusa (-ni, -ri, -fite, -ruzi,

    -zi); ntizifite imbundo zizwi ni yo mpamvu ku mikoreshereze y’imisozo yayo, usanga izo nshinga zidakorana n’imisozo -e, -aga, -ye na a mu buryo busanzwe. Cyakora iyo zikoreshejweho ingereka zishobora gusesengurwamo imisozo.

    a)   Inshinga isanzwe iri mu mbundo

    Inshinga idatondaguye yitwa kandi inshinga iri mu mbundo. Ni inshinga itagaragaza ngenga irimo cyangwa uburyo keretse uburyo bw’imbundo. Inshinda idatondaguye iranga ikidafite uwo kerekezwaho. Inshinga iri mu mbundo ntigaragaza ukora, igikorwa, igihe igikorwa gikorerwa keretse mu nzagihe.

    b) Inshinga itondaguye

    Ni inshinga igaragaza ngenga yayo, ruhamwa ndetse n’igihe itondaguwemo.

    Urugero: Nzakora

    Ikitonderwa:

    Hari bamwe na bamwe bashyira “Ingirwanshinga ; -ti,-tya,-tyo, na -te” mu

    moko y‘inshinga zidasanzwe bitwaje ko na zo zijya muri ngenga uko ari eshatu,

     nyamara ingirwanshinga ni ubwoko bw’ijambo bwihariye kuko usibye kuba zigaragaza ngenga nta rindi huriro zifitanye n’inshinga kuko zitagaragaza igikorwa cyangwa imico n’imimerere ya ruhamwa

    IMYITOZO

    Garagaza ubwoko bw’inshinga zagaragajwe mu nteruro zikurikira:

    a)  Intwari yivugaga ibigwi n’ibirindiro byayo.

    b)  Amazina y’inka afite akamaro mu muco wacu. 

    c)Abanyeshuri beza bakunda gusoma.

    d) Nduzi mwese mwitabiriye ishuri.

    2.9.1.  Ibihe by’inshinga

    IGIKORWA

    Soma interuro zikurikira, witegereze amagambo yanditse atsindagiye, usobanure imiterere yayo. Uhereye ku miterere y’ayo magambo, kora ubushakashatsi utahure kandi usobanure ibihe by’inshinga.

    a)    Mu Ngoro Ndangamuco y’u Rwanda umubare w’inyambo

    ukomeza kwiyongera.

    b)  Kwiga amazina y’inka bidufasha gusobanukirwa n’umuco wacu.

    c)   Nimukomeza gusoma ibitabo by’ubuvanganzo nyarwanda muzasobanukirwa n’amateka y’Abanyarwanda.

    d)  Urubyiruko ruzatozwa kuba intore.

    Mu Kinyarwanda inshinga yose itondaguye igomba kugira igihe itondaguyemo hakurikijwe urwego rw’ibivugwa n’irebero (ko ibivugwa byarangiye cyangwa bitararangira) ryabyo. Habaho rero ibihe bikuru bitatu mu itondaguranshinga. Ibyo bihe ni igihe cyahise kivuga ibyamaze kuba kikitwa impitagihe. Hakaba ikivuga ibiriho ubu kikitwa indagihe. Hakabaho n’ikivuga ibizaba cyangwa ibizaza kikitwa inzagihe.

    1.   Indagihe

    Indagihe ivuga ibiba muri aka kanya, ibiba ubusanzwe n’ibyabaye kera bivugwa mu nkuru bityo ikagabanywamo indagihe y’ubu, indagihe y’ubusanzwe, indagihe y’imbarankuru n’iy’igikomezo.

    a)  Indagihe y’ubu

    Iyi ndagihe yumvikanisha ikirimo gukorwa ubu, aho uvugiye no mu kanya kaza. Indangagihe yayo ni –ra-

     Ingero

    -        Ndahinga mu rutoki.

    -        Ubu ndandika ibaruwa.

    b) Indagihe y’ubusanzwe

    Indagihe y’ubusanzwe yumvikanisha igikorwa gisanzwe gikorwa. Ntawamenya intangiriro n’iherezo ryacyo.

    Indangagihe yayo ni –ø-

    Ingero

    -        Izuba rirasa mu gitondo.

    -        Nkunda gusoma ibitabo.

    -        Nigisha ubumenyi bw’isi.

    c)  Indagihe y’imbarankuru

    Indagihe y’imbarankuru umuntu ayikoresha avuga ibyabaye kera nk’aho ari iby’ubu. Igira intego iteye nk’iy’ indagihe y’ubusanzwe bigatandukanira ku nshoza. Indangahige yayo ni -ra-

    Ingero

    Umwarimu arahaguruka abwira abanyeshuri be ati: “Mwigane umwete bizabafasha”.

    a)   Indagihe y’igikomezo

    Indagihe y’igikomezo yumvisha igikorwa kirimo gukorwa ubu ngubu ntawamenya igihe cyatangiriye nta n’uwamenya igihe kiri burangirire, Indangagihe yayo ni -ra-ki-âa cyangwa -ra-ki- iyo igicumbi gitangiwe n’innyajwi

    Ingero

    -        Ndacyasoma igitabo.

    -        Aho aracyakoze wa murimo?

    -        Turacyamutegereje.

    =-      Ibikorwa remezo biracyatera imbere.

    Ndacyubaha abakuru.

    1.     Impitagihe

    Impitagihe ivuga ibintu byahise kare n’ibyahise kera ikigabanyamo impitakare n’impitakera.

    a)  Impitakare

    Impitakare yumvisha igikorwa cyarangiye mu gihe cyahise ariko kitarengeje uyu munsi mu gitondo. Indangagihe yayo ni –aa-.

     Ingero

    -        Nateraga urubingo.

    -        Naharuraga umuhanda.

    -        Twahinze ibishyimbo.

    b)  Impitakera

    Impitakera yumvisha igikorwa cyarangiye mu gihe cyahise uhereye ejo hashize ugana hirya yaho. Indangagihe yayo ni- âa- na a-râ

    Ingero

    -        Nabyinaga mu itorero Indangamuco

    -        Natozaga ikipe y’igihugu

    -        Nasomye Bibiliya nkiri muto.

    -        Yarasomye.

    1.         Inzagihe

    Inzagihe ivuga ibiza kuba cyangwa ibizaba nyuma y’igihe cyo kuvuga. Yigabanyamo inzahato n’inzakera.

    a)  Inzahato

    Inzahato ivuga ibiri bube nyuma yo kuvuga ariko ntibifatire undi munsi. Indangagihe yayo ni –ra.

     Ingero

    -        Ku gicamunsi uratera umupira.

    -        Mu kanya uramperekeza ku isoko.

    -        Araza kukubwira igikenewe.

    b)  Inzakera

    Inzakera ivuga ibizaba ejo hazaza cyangwa mu bihe bizakurikiraho. Indangagihe yayo ni –zaa-.

    Ingero

    -        Tuzaririmba indirimbo z’agakiza.

    -        Muzadusura ryari?

    -        Tuzagera ku iterambere mu bikorwa remezo.

    IMYITOZO

    1.        Garagaza ibihe bikuru by’inshinga n’ibigiye bibishamikiyeho byose.

    2.        Tahura inshinga zitondaguye ziri mu nteruro zikurikira maze ugaragaze ibihe zitondaguyemo.

    a)  Nabonye imbuto none nateye.

    b)  Igihe nari mu ishuri wansakurizaga.

    c)   Leta y’u Rwanda yahisemo gushyira mu bikorwa ikemezo k’imiturire.

    d)  Umubare w’abuturage uzakomeza kwiyongera.

    e) Hari ibindi bikorwa bitunze Abanyarwanda.

    II. 10 Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Himba ikivugo cyo mu gihe tugezemo gifite imitere nk’iy’ “Inkatazakurekera” wirata ibyiza wakoze cyangwa ibikorwa wagezeho maze uzakivuge imbere ya bgenzi bawe ugaragaza isesekaza rikwiye. Ikivugo cyawe ntikirenze imironzo 20

    Ubu nshobora:

    –      Gutandukanya no gusobanura ingeri z’ubuvanganzo nyabami.

    –      Gusobanurira abandi icyo ikivugo ari cyo, amoko n’uturango twabyo.

    –      Kugereranya ibyivugo byo hambere n’ibyo muri iki gihe.

    –      Guhanga ikivugo cyo muri iki gihe haba mu nyandiko no mu mvugo.

    –      Gusobanura neza imihango y’igitero mu Rwanda rwo hambere n’impeta z’ubutwari.

    –      Gusobanura inshoza y’amazina y’inka, imvano y’inganzo yayo n’akamaro kayo mu buvanganzo nyarwanda.

    Gusobanura no gukoresha inshinga mu bihe bikuru.

    Ubu ndangwa:

    No kwimakaza umuco nyarwanda, gushishikarira no gushishikariza gusoma ingeri z’ubuvanganzo nyabami, gusabana no gutarama nifashishije ingeri z’ubuvanganzo nyarwanda, gukoresha neza ibihe by’inshinga.

    II.11. Isuzuma risoza umutwe wa kabiri

    Umwandiko: Igitero cyo mu Bushubi

    Rwabugiri agaba igitero mu Bushubi (ubu ni muri Tanzaniya) yatejeyo imitwe itanu y’ingabo: Uruyange, Inyaruguru, Abarasa, Abahirika n’Inyange. Umugaba w’icyo gitero yari Seruzamba rwa Kinani cya Biraboneye wo mu Baryinyonza.

    Impamvu yatumye Rwabugiri ahatera si ukugira ngo ahigarurire, ahubwo kwari ukugira ngo atabare umwami waho mushya wamutabaje. Umwami waho Kibogora agiye gupfa, yaraze ingoma umwana we Nsoro. Hari undi mwana wa Kibogora witwaga Rwabigimba, agashaka kurwanya mwene se Nsoro ngo amukure ku ngoma yabo. Kandi yari amaboko ashoboye kumugeza kuri iyo ntego. Nsoro abonye ko atamurwanya ngo amushobore yitabaza Rwabugiri. Ni cyo cyateye Rwabugiri gutera i Bushubi.

    Ingabo za Rwabugiri zimaze kugera mu Bushubi, Nsoro yashoje intambara kuko yari abonye amaboko. Ingamba ziracakirana. Ingabo za Rwabigimba zitwaga “Urwanana” ziraneshwa zihungana na nyirazo, bajya i Bugufi (na ho ni muri Tanzaniya). Rwabigimba amaze gutsindwa, Nsoro yakira ingabo z’u Rwanda zamutabaye, azakirira ahantu hitwa Cyaza. Aho hantu yari yaharimbishije cyane, hose hateguye ibirago nta muntu n’umwe wo mu ngabo z’u Rwanda wicaye ku byatsi. Arabazimanira cyane, abereka ukuntu yabashimye ndetse abaha n’imyenda. Mbese abereka ko abafitiye umutima mwiza na bo baramushima cyane. Abaha ibyo bashyira Rwabugiri byinshi kandi bishimishije. Cyanecyane imyenda (ubwo muri Tanzaniya imyenda yari yarahageze).

    Ubwo rero Rwabigimba yabonaga ko atagishoboye Nsoro kuko ashyigikiwe na Rwabugiri. Noneho na we ashaka uburyo yakuzura na Rwabugiri. Amutumaho ab’aho b’ibikomangoma nka we bageze ku munani amwoherereza n’amaturo menshi. Abo bantu bamusanga mu rugo rw’ i Sakara mu Gisaka. Batura amaturo bahawe bavuga n’ubutumwa. Abo bose Rwabugiri Arabica. Ariko bararenganye. Rwabigimba amaze kumenya ibyo Rwabugiri yamukoreye asanga amuhakaniye umubano, yigira inama yo kuzatera mu Bushubi mu gihe Rwabugiri azaba yavuye i Sakara; yaragiye ku nkiko zo hirya zitegeranye n’u Bushubi. Koko hashize iminsi, Rwabugiri ava i Sakara ajya mu Kinyaga. Rwabigimba amenye ko Rwabugiri yagiye, yongera gutera mu Bushubi kurwanya Nsoro mwene se. Nsoro abonye ko Rwabigimba yongeye kumwuvura na none atuma kuri Rwabugiri. Rwabugiri na we atuma kuri Kabaka umutware w’Abarasa amutegeka gutabara

    Nsoro. Kabaka ahagurukana n’ingabo ze arambuka atabara Nsoro barwanya Rwabigimba ubwa kabiri baramutsinda. Noneho baguma mu Bushubi kugira ngo barinde Nsoro, bituma atongera guterwa. Ni ko Rwabugiri yari yabitegetse Kabaka.

    Banze amata y’ingweba biyemeza kubeshya ngo batahe i Rwanda. Ingabo za Kabaka zirinze Nsoro zaje kumererwa nabi, ziraharwarira, ziranahasonzera, kuko zanze kunywa amata y’ingweba. Ubwo kwari ugushaka impamvu yo gutaha bakahava. Babonye ko bene izo mpamvu zo kurwara no gusonza kandi begereye iwabo mu Gisaka zitakwemerwa na Rwabugiri bongeraho indi mpamvu kandi mbi cyane, ngo Nsoro ni we ubaroga n’abagaragu be, ngo rimwe na rimwe babahingisha nijoro batazi icyo bakora bahindutse nk’abasazi, abandi ngo bagacika intege, bakagira uruhondobero ntibashobore kuba bahaguruka aho bicaye. Ibyo babyumvikanaho na Kabaka umutware wabo, bamusaba ko azabibabwirira Rwabugiri bigatuma abakura mu Bushubi bagataha.

    Kabaka yemera inama Abarasa bamubwiye, abakorera uko bashaka atuma kuri Rwabugiri ati: “Abarasa bamerewe nabi cyane kubera uburozi bw’Abashumba na Nsoro”. Ati: “Hari ubwo bamwe babahingisha nijoro batabizi basa n’abarota, abandi bagahondobera intege zikabura, umuntu ntabe yakwihagurutsa aho yicaye”. Ati: “Kandi rero barimo gufatwa nabi, inzara na yo ntiboroheye”! Rwabugiri ararakara, atuma kuri Kabaka ati: “Niba ari uko bimeze muzafate Nsoro n’umuryango we mubanzanire”. Koko baramufata, bafata na nyina n’abagore be bombi: Mukananika na Bihogo, bafata n’abana be babiri: Muyombo na Kambibi. Ubwo Rubanguka rwa Kabaka asanga Rwabugiri mu Kinyaga kumubwira amacumu no kumumenyesha ko Nsoro na Nyina n’abagore be n’abana be bafashwe ari imbohe. Amubaza ko bazabamuzanira cyangwa se ko bazabicira iyo. Undi ati: “Bazabanzanire ino mu Kinyaga”. Bahabagejeje bose arabica. Birangiye ajya iwe ku Nzizi, ahageze afatwa n’ubushita bumugwa nabi cyane. Aho akiriye, umusizi witwa Munyangango ahimba igisigo kitwa “Umunsi mbariwa inkuru.” Icyo gisigo gisingiza umwami kikamurata kikanamushima, kandi kikogeza amoko n’imiryango yabyaye abagabekazi n’intwari zarwaniye igihugu n’imiryango zikomokamo.


    I.  Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1.         Ni irihe zina ry’ubwami rya Rwabugiri uvugwa mu mwandiko?

    2.         Garagaza imitwe itanu y’ingabo z’u Rwanda yarwanye mu gitero cyo mu Bushubi.

    3.         Kabaka yari muntu ki?

    4.         Uturere dukurikira tuvugwa mu mwandiko turi mu yihe Ntara y’ubu: i Gisaka, i Kinyaga?

    5.         Ni iki cyatumye Rwabugiri agaba igitero mu Bushubi?

    6.        Rwabigimba yabyifashemo ate amaze guhakanirwa ubufasha na Rwabugiri?

    7.
             Seruzamba yari afite murimo ki mu gitero cyo mu Bushubi?


    8.         Ni uwuhe muvuzi w’amacumu uvugwa mu mwandiko?

    9.         Utekereza ko igitero cyo mu Bushubi cyamariye iki u Rwanda?

    10.         Ni irihe somo ukuye mu gitero cyo mu Bushubi ?

    I.     Ibazo by’inyunguramagambo

    1.   Sobanura amagambo cyangwa imvugo zikurikira dusanga mu mwandiko

    a)  Kuraga ingoma

    b)  Gushaka amaboko

    c)  Gushoza intambara

    d)  Igikomangoma

    e)  Kuvuga amacumu f) Uruhondobero

    g)  Kugaba igitero

    h)  Ingamba ziracakirana

    2.   Andika impuzanyito z’aya magambo ziri mu mwandiko

    a)  Uhimba igisigo cy’umwami

    b)  Ibyo ugemurira umuntu umushakaho ubufasha cyangwa kumukeza

    c)  Nyina w’umwami

    d)  Indwara y’uruhu ifata nk’ubuheri

    e)  Abantu bakorera umwami

    3.    Andika imbusane z’amagambo akurikira ari mu mwandiko:

    a)  Kurwanya

    b)  Intwari

    c)  Gukura ku ngoma

    d)  Gushima

    e) Kuneshwa

    I.  Ibibazo by’ubuvanganzo

    1.         Tanga ingeri z’ubuvanganzo nyabami waba uzi.

    2.         Ibyivugo by’abantu bakuru birimo amoko angahe? Yavuge kandi unayatandukanye.

    3.         Sobanura amoko y’impeta z’ubutwari zo mu Rwanda rwo hambere.

    4.         Hanga ikivugo cyawe, wivuga uwo uri we, wirata ubutwari bw’ibikorwa byiza yakoze.

    IV.  Ibibazo by’ikibonezamvugo

    1.  Garagaza ubwoko bw’inshinga zagaragajwe mu nteruro zikurikira:

    a)  Twese turi abana b’u Rwanda.

    b)  Abana bifite ubumuga bakunda gukinana n’abandi imikino ndangamuco.

    2.  Garagaza ibihe by’inshinga zitondaguye zikurikira:

    a)  Abanyeshuri bazatsinda neza amasomo yabo kuko biga uko bikwiye.

    b)  Amazina y’inka ndayumva kuko mu kanya twakoraga imyitozo ayerekeyeho.

    V.    Ihangamwandiko

    Ushingiye ku miterere n’amoko y’ibyivugo, hanga ikivugo cyawe wivuga uwo uri we, wirata ubutwari bw’ibikorwa byiza wakoze.



















     









     














     


























     









     










  • UMUTWE WA 3 UBUZIMA BW’IMYOROROKERE

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    –      Gusesengura inkuru ndende agaragaza imiterere, ibarankuru n’ishushanyabikorwa byayo.

    –      Kugaragaza uburyo, indango, ijyana n’irebero by’inshinga.

    IGIKORWA CY’UMWINJIZO

    Ni ibihe bimenyetso bigaragarira buri wese ko umuntu yageze mu kigero cyo kuba ingimbi cyangwa umwangavu? Ese hari ibindi muzi bidapfa kugaragara inyuma?
    Ukurikije uko ubona imyitwarire y’ingimbi n’abangavu, sobanura byibura ibintu bitatu bigaragaza ko umuhungu cyangwa umukobwa wo muri iki kigero asobanukiwe n’ubuzima bw’imyororokere.
    Wakora iki kugira ngo ushishikarize abasore n’inkumi kutishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato?

    IOngera usome umwandiko “Amatsiko y’abato” witegereza imiterere yawo, uko abakinankuru bateye n’uko ibarankuru riteye maze ukore ubushakashatsi utahure inshoza n’uturango by’inkuru ndende. Uhereye ku turango tw’inkuru ndende, tahura uko wasesengura inkuru ndende

    II.1.   Umwandiko: Amatsiko y’abato

    s

    [...] Kanyana yakomeje kurererwa kwa nyirasenge Mariya. Amaze kugira imyaka cumi n’ibiri yabonye umubiri we uhindutse. Nibwo yatangiye kujya azana ibishishi mu maso ndetse n’ibice bimwe by’umubiri bitangira gukura. Mariya yamusabaga kwiyitaho birushijeho cyanecyane akajya yita ku isuku y’umubiri n’ iy’imyambaro. Amusobanurira ko ageze mu gihe cy’ubwangavu. Nyamukobwa na we kwiyitaho ntiyabibwirizwaga, yari nyirasuku; yagendanaga indorewamo mu mufuka agahora yireba. Yababazwaga n’ibiheri yari afite mu maso. Rimwe Muneza, umuhungu w’ingimbi w’imyaka cumi n’itanu, amusanga mu nzira ahagaze, ashavuye, arimo kwireba, aramusuhuza amubaza impamvu atishimye. Kanyana amusubiza ko abangamiwe n’ibiheri afite mu maso. Muneza yarasetse aratembagara.

    Hashize akanya aramubwira ati: “Kora aha mwana wakuze! Ubu wamaze kuba umwangavu kwivuruguta mu ivu wabisezeyeho”. Kanyana yamubajije impamvu abandi bakobwa bamuruta batagira ibyo biheri. Muneza yamusobanuriye ko ubwangavu budatangirira rimwe ku bakobwa bose. Akomeza agira ati: “Hari abashobora kuzana ibimenyetso byabwo mbere gato y’imyaka cumi n’ibiri, hakaba n’abashobora gutinda kubizana, bakaba bageza no ku myaka cumi.

    n’umunani”. Yamubwiye ko umwarimu wabo Twahirwa yabasobanuriye ko umwana urya neza, akabaho mu buzima bwiza, azana ibimenyetso by’ubwangavu hakiri kare.

    Kanyana yahise yibuka ko na we nyirasenge yabimubwiye. Kanyana yabajije Muneza uko bigenda ku bahungu. Muneza yamusobanuriye ko n’abahungu badakurira rimwe; hari abazana ibimenyetso by’ubugimbi hakiri kare hakaba n’abakura, bagera mu myaka cumi n’itanu bakaba ari ho bazana ibyo bimenyetso. Muneza yabwiye Kanyana ko yabonye ibimenyetso by’ubugimbi afite imyaka cumi n’ine. Ati: “ Natangiye kuniga ijwi no kumera ubwanwa nujuje iyo myaka”. Kanyana yahise amureba ku kananwa asekana udusoni areba hasi.

    Abo bana ntibakomeje kuganira ku mihindagurikire y’imibiri yabo. Basezeranyeho buri wese akomeza inzira ye. Kubera uburyo Kanyana yari yakunze Muneza, yagendaga akebuka amukurikiza amaso ari na ko kugenda bimugora. Ku rundi ruhande, Muneza na we byaramugoye gutandukana n’uwo mwana w’umukobwa.

    Kanyana asubiye imuhira asanga nyirasenge yamuguriye agakariso keza cyane. Akamuhereje arishima cyane maze ajya ku ishuri anezerewe. Mu gihe Kanyana yaganaga ku ishuri yageze mu nzira yumva mu nda haramuriye yicara hasi, ahagurutse abona amaraso ku myenda ye. Yagize agahinda kenshi asubira mu rugo abitekerereza nyirasenge, na we amusobanurira ko ari imihango yazanye, ko ibyo bitagombye kumutera ipfunwe ahubwo ko bigomba kumutera ishema ko yakuze kandi ari umukobwa muzima. Ariko ibyo byose Kanyana ntiyari abyitayeho, kuko yari yibabarijwe n’agakariso ke gashya kari kanduye. Mariya yamusabye guhita yoga akanamesa neza ako gakariso, akakanika ku zuba. Amaze kwiyuhagira, Mariya yamuhereje “kotegisi” anamwereka uko bayambara. Ati: “Iki bakita umugati w’abantu bakuru. Ibikoresho bifitanye isano n’imyanya y’ibanga kirazira kubivugira mu ruhame. Uwakumva ubivuga yakwita umupfu.”

    Ubwo Kanyana yabyibajijeho, ashaka kumenya impamvu abantu bafata ibijyana n’ubuzima bw’imyororokere nk’ibintu bizira kuvugirwa mu ruhame. Yahise ajya kubitekerereza Muneza biganiriraga byose ngo amusobanuze abura agashweshwe ke. Ni ko gutekereza gushakishiriza kuri murandasi, ashyiraho ikibazo agira ati: “Kuki abantu bafata ibijyana n’ubuzima bw’imyororokere nk’ibintu bizira kuvugirwa mu ruhame?”. Abakibonye kuri murandasi bamuhaye ibitekerezo bikurikira: icya mbere igitsina ni ryo tandukaniro ry’ibanze ritandukanya umugore n’umugabo, ni cyo gituma abantu benshi bagira isoni zo kuba bavuga ibijyana na cyo byose mu ruhame. Ikindi kandi iyo uvuze igitsina, nk’umugabo ahita yumva ubushobozi bwe bwo kubyara no gushimisha uwo bashakanye. Hari abahita bumva rero bakojejwe isoni. Impamvu yindi ibintu byerekeza ku gitsina bitavugwa, ni uko ari urugingo rw’umubiri abantu bose banyuramo kugira ngo bagere ku isi”. Nyamara, ntibirubuza kuba urugingo mu zindi ngingo nyinshi zigize umubiri. Impamvu ya nyuma ngo ni uko ibintu byose birebana n’igitsina bidakwiriye kuvugwa kugira ngo nibigirwa ibanga bifashe abantu kwitwara neza. Ibyo rero ni bimwe mu bindi bisubizo byinshi cyane byatanzwe.

    Nyuma y’imyaka itanu, Kanyana ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ari mu kiruhuko yagiye i Kigali gusura mubyara we Kayitesi. Bwari ubwa mbere akandagiye mu murwa mukuru w’ u Rwanda. Akigera Nyabugogo yavuye mu modoka, atangazwa n’ibimodoka byinshi kandi binini yabonaga mu kigo abagenzi bategeramo imodoka, amazu menshi kandi agerekeranye, ndetse n’uruvunganzoka rw’abantu. Mu gihe yari agitangirira ubwo budasa bwa Kigali, yagiye kumva, yumva umuntu amukozeho. Akebutse abona ni Muneza. Amukubise amaso amarira y’ibyishimo amutemba ku matama. Kumuhobera biramugora. Muneza na we abura uko agenza, ahugira mu kumuhoza. Kanyana amaze gucururuka ahobera Muneza n’urukumbuzi rwinshi.

    Muneza we yari yararangije amashuri yisumbuye, afite akazi. Yahise ajya kumugurira fanta. Baricara baraganira biyibutsa ikiganiro bagiranye ku buzima bw’imyororokere. Kanyana amutekerereza uburyo imihindagurikire y’umubiriwe yamubereye ikigeragezo ko hari abamubwiraga ko ibyo bimubaho byose ari uko adakora imibonano mpuzabitsina. Muneza yamubwiye ko abo ari abashakaga kumushuka. Amusobaurira ko ibyo ari ibihe umukobwa wese agomba gucamo, bikaba ari na cyo kimenyetso cy’uko ubuzima bwe bw’imyororokere ari nta makemwa. Bamaze gusangira fanta, Kanyana yashimiye Muneza uburyo amwakiriye n’uburyo atahwemye kumufasha gusobanukirwa n’ibyo yibazaga ku buzima bw’imyororokere. Muneza na we yafashe umwanya amushimira ubutwari yagize bwo guhangana no kwitwara neza mu rugamba rw’imihindagurikire y’umubiri n’uburyo yimye amatwi abashakaga kumushuka bitwaje iyo mihindagurikire y’umubiri. Bahise bahaguruka, barahoberana nuko basezeranaho, Muneza asubira mu kazi ke, Kanyana asubira mu kigo abagenzi bategeramo imodoka gutegereza mubyara we ngo aze amufate.

    Mu kanya gato, Kayitesi yahise amusesekaraho ari kumwe n’undi mukobwa babana. Barahoberanye cyane maze bafata imodoka yerekeza Kimironko. Mu nzira Kanyana yagendaga abaza utubazo twinshi tw’amatsiko:

    –      Iriya nzu nini yizengurutsa itatse amabara, bayita ngo iki?

    –      Iriya ni inyubako izwi cyane mu Rwanda no ku isi hose, yitwa inzu mberabyombi ya Kigali (Kigali Convention Center).

    Kanyana byaramutangaje cyane kuko yahise yibuka ko n’iwabo mu cyaro iryo jambo barikoreshaga bashaka kuvuga ikintu gishya gifite ishusho yiburungushuye.

    Bageze ku Kimironko Kayitesi yamuteguriye amazi aroga, hanyuma bajya ku meza bafata amafunguro. Iryo joro Kayitesi yararanye na Kanyana arara amubaza amakuru yo mu cyaro. Yaboneyeho kumuhanura ko i Kigali hadasanzwe, abakobwa bahaba bagomba kwitonda kandi bakagira amakenga.

    –     Muri iyi minsi mike tugiye kumarana uzitwararike, Kigali ni amahanga, haba ibishuko n’ibigusha byinshi.

    –      Rwose nzitwararirika sinzajya mva mu rugo.

    Bwarakeye Kayitesi ajya kukazi, Kanyana asigarana na Teta umukobwa wabanaga na Kayitesi. Teta yitegereje Kanyana abona uburyo ari umukobwa mwiza uteye neza ariko amubwira ko hari akantu gato abura ngo abe umukobwa w’ihoho. Kanyana yagize amatsiko yo kumenya ako kantu abura. Teta yamubwiye ko agenda agaruka. Kanyana ayoberwa ibyo avuze. Teta amusobanurira ko ariko nta matako n’ikibuno kinini afite. Ibyo byateye ipfunwe ryinshi Kanyana, bituma ahora yireba ageraho abona ko ari byo koko. Nyuma yaje kubaza Teta uko we yabigenje ngo agire amatako n’ikibuno kinini. Teta yaramusetse aratembagara ati: “Nta musore w’inshuti ugira?” Kanyana amubwira ko amufite. Undi ati: “Ubwo se akumariye iki ko umuti ari we uwufite?”

    Kanyana yakomeje kubitekerezaho ntiyumva icyo Teta ashaka kuvuga. Yaramusobanuje undi ageraho aramwerurira amubwira ko ikibuno kizanwa no gukora imibonano mpuzabitsina kandi kenshi! Yahise atekereza kuzajya kubibwira Muneza kugira ngo azamuhe kuri uwo muti. Ategura uko azagenda Kayitesi atabimenye. Yinjiye mu modoka, akubitana na Kayitesi asohoka mu modoka. Kayitesi amubajije aho agiye, amubeshya ko yasomye mu gitabo ahantu bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina bituma umukobwa agira ikibuno giteye neza. None akaba agiye kubibaza inshuti ye ikunda kumusobanurira ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Mubyara we yahise yamaganira kure iyo mitekerereze mibi aboneraho kumwumvisha ko imiterere ye nta ho imwaye. Ahubwo ko abantu bose babwira Kayitesi ko Kanyana ateye neza. Yakomeje amusaba kutishinga amabwire n’ibitekerezo byose asoma kandi akihutira kujya amubaza ibyo adasobanukiwe.

    Teta yakomeje kujya amushuka ngo amushore mu busambanyi, Kanyana aramunanira. Yabonye ko amaherezo yazagwa mu mutego w’umushukanyi ahitamo gusezerera ngo yisubirire iwabo mu cyaro. Yabwiye mubyara we ko atashobokana na Teta kuko amutesha umutwe ashaka ku mushora mu ngeso z’ubusambanyi. Kayitesi yicaza Teta amubwira ko izo ngeso ari mbi. Amwereka ko zishobora no kumuzanira ingaruka mbi nko kurwara Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse no gusama inda zitateganyijwe.

    Kayitesi yahise afata umwanzuro wo kubaganiriza abashishikariza kujya kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Bagezeyo basanze, Teta atwite na ho Kanyana ari mutaraga.

    Teta yatangiye kugenda agira ubuzima bukomeye, burimo kurwaragurika no gucika intege. Muri ubwo buzima bwose bukomeye Teta yari arimo Kayitesi ntiyigeze amutererana, yakomeje kumwitaho agira ngo arengere umwana atwite, abagenera indyo yuzuye n’ibindi byangombwa bifasha umubyeyi utwite kugira ubuzima buzira umuze.

    Nyuma y’ukwezi Kanyana yasubiye iwabo, anyura ku kazi kwa Muneza. Yongeye kumwakirana ubwuzu, anamusaba ko narangiza kwiga azamubera inshuti bazabana ubuzima bwose. Kanyana yafashe imodoka yerekeza iwabo mu cyaro agenda atekereza kuri icyo kifuzo cya Muneza.

    3.1.1.  Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA

    Soma umwandiko “Amatsiko y’abato” ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    Uzurisha izi nteruro amagambo ukuye mu mwandiko.

    a)  Bimwe mu bimenyetso biranga umukobwa winjiye mu bwangavu ni ukugira    mu maso.

    b)  Iyo abahungu babaye .................. batangira.................... ijwi.

    c)  Abantu bagenda buzuye umuhanda baba ari ..........................

    d)  Musoni giye i Kigali none iwabo babuze................................ ke bararize barihanagura.

    2.     Shaka impuzanyito z’amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko.

    a)  Ibishishi

    b)  Ashavuye

    3.1.1.  Gusoma no kumva umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Amatsiko y’abato” maze usubize ibibazo byawubajijweho.

    1.         Abakinankuru bavugwa mu mwandiko ni bande?

    2.        Abantu ntibakunda kuvugira mu ruhame ubuzima bw’imyororokere. Tanga impamvu eshatu ziri mu mwandiko zibihamya.

    3.         Mu mwandiko baratubwiramo umukobwa wari ufite amatsiko yo kumenya ubuzima bwe bw’imyorororkere.

    a) Ni bande bamufashije kuyashira. Ubibwirwa ni iki?

    b) Ni bande bamurohaga aho kumugira inama? Sobanura uko yamushukaga.

    4.         Ni izihe mpamvu zavuzwe mu mwandiko zishobora gutuma abakobwa bagera mu gihe cy’ubwangavu imburagihe?

    5.         Abangavu bafite ibintu by’ingenzi biranga ko bageze mu kindi kiciro cy’ubukure. Ibyo bintu ni ibihe byavuzwe mu mwandiko?

    6.         Ingaruka zagera ku ngimbi n’abangavu badasobanukiwe neza n’ubuzima bw’imyorororkere ni izihe. Sobanura izo ngaruka wifashishije urugero rw’uwo byabayeho wavuzwe mu mwandiko.

    3.1.3.  Gusoma no sesengura umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Amatsiko y’abato” maze usubize ibibazo bikurikira:

    1.          Tanga ingingo z’ingenzi zibanzweho muri uyu mwandiko.

    2.          Ni ngombwa kubwira abantu ibijyane n’ubuzima bw’imyororokere bakiri bato. Sobanura byimbitse.

    3.          Ni izihe gamba abangavu n’ingimbi bagomba gufata kugira ngo hakomeze kurinda ubuzima bwabo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?

    4.          Gereranya imyitwarire ya bamwe mu abakinankuru n’ubuzima busanzwe bw’aho utuye.

    III.2.   Inkuru ndende

    3.2.1. Inshoza n’uturango by’inkuru n’uko basesengura inkuru ndende

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Amatsiko y’abato” witegereza imiterere yawo, uko abakinankuru bateye n’uko ibarankuru riteye maze ukore ubushakashatsi utahure inshoza n’uturango by’inkuru ndende. Uhereye ku turango tw’inkuru ndende, tahura uko wasesengura inkuru ndende

    1.       Inshoza y’inkuru ndende

    Inkuru ndende nk’uko iryo zina ribivuga ni inkuru iba ari ndende, ibarwa n’umubarankuru uvuga uko yagenze. Bamwe mu basesenguzi b’inkuru ndende bayivuga berekana ko igomba kuvuga ibyabayeho ndetse umwanditsi akavuga ubuzima bwe; ibyamubayeho. Abandi bati: “Igomba kuba ari inkuru y’impimbano n’ubwo ibyo ivuga byashobora kubaho.” Igihurirwaho na benshi ni uko inkuru ndende igomba kuba ifite inkuru ibara, uruhererekane rw’ibikorwa. Ibi, babishimangira bagira bati: “Inkuru ndende ni uruhererekane rw’ibikorwa mpimbano bishobora kubaho cyangwa byabayeho, ikaba ifite imisusire ya gihanga kandi nyabugeni igaragaza ko umwanditsi ari intyoza mu kubara inkuru, mu kuyiha imiterere myiza y’ibikorwa no kubikurikiranya.”

    2.   Uturango tw’inkuru ndende

    Inkuru ndende irangwa n’imiterere ndetse n’imyubakire byayo. Inkuru ndende irangwa kandi no kuba ishobora gukorerwa ishushanyabikorwa.

    a)  Imiterere y’inkuru ndende

    Inkuru ndende iba  ifite ibi bikurikira: ikivugwa mu nkuru, abanyarubuga, ibarankuru, akabugankuru, ibikorwa, umugendo w’inkuru, uburebure n’ahantu.

    –      Ikivugwa mu nkuru ndende

    Ingingo abanditsi b’inkuru ndende bavugaho ni nyinshi kandi ziratandukanye kimwe n’izo dusanga mu zindi ngeri z’ubuvanganzo. Mu nkuru ndende dusangamo urukundo rudasibangana, urukundo rwa bugigi, uburere n’umuco wa kera bitajya imbizi n’uburere n’umuco by’ubu, poritiki n’ubutegetsi, ubwenge bw’indushyi, uburaya n’ubwomanzi, iyimukacyaro, ubuhemu, ubugome, ishyari, inzangano, amoko, urupfu rutunamura icumu, ubusabane mu bantu, ubukene n’ubujiji, inkuru ndende zivuga ku bukoroni...

    –     Abakinankuru (abanyarubuga)

    Mu nkuru ndende haba umukinankuru mukuru ushobora kuba umwe cyangwa babiri. Umukinankuru mukuru ni we uba ari ipfundo ry’inkuru. Ni we ikigamijwe cyangwa intego y’inkuru iba ishingiyeho.

    Hari kandi n’abakinankuru bungirije. Aba ni bo usanga mu nkuru bamufasha kugera ku kigamijwe cyangwa bakamubera imbogamizi. Aba bakinankuru kandi ni na bo usanga insanganyamatsiko nto cyangwa zungirije zishingiyeho. Mu nkuru ndende kandi dusangamo cyangwa dushobora gusangamo abakinankuru ntagombwa, aba bakinankuru iyo urebye usanga kuba mu nkuru kwabo cyangwa kutagaragaramo nta cyo byahindura ku kivugwa mu nkuru. Nta nsanganyamatsiko iba ibashingiyeho. Mu yandi magambo twabita indorerezi.

    –   Ibarankuru

    Hari ubwoko bubiri bw’ibarankuru: ibarankuru ribwira n’ibarankuru ryerekana. Mu nkuru ndende dushobora gusangamo ubwo bwoko bwombi bw’ibarankuru.

    Ibarankuru ribwira: ni igihe umubarankuru agaragara mu nkuru, maze uyisoma akamenya ko inkuru ifite uyibara. Ibarankuru ribwira ryibanda ku gukoresha inshamake maze ibyamaze igihe kirekiere bikavugwa mu gihe gito.

    Ibarankuru ryerekana: ryo rikoreshwa mu gihe inkuru yigaragaza ubwayo mu buryo butaziguye, nta mubarankuru ubyivanzemo. Turisanga mu makinamico, aho ibikorwa bigaragazwa n’abanyarubuga ubwabo.

    Mu ibarankuru dusangamo kandi indebero. Indebero ni uburyo bugaragaza uko umubarankuru abona ibyo inkuru imenyekanisha. Hari indebero mbonabyose, indebero mbonankubone n’indebero mbonabihita.

    Indebero mbonabyose: ni iy’umubarankuru ubona byose, ibyigaragaza n’ibitigaragaza, ibintu ndengakamere hamwe n’ibibera ahantu umuntu adashobora kugera. Usanga avuga ibibera henshi icyarimwe nk’aho biba ahibereye hose ku isaha imwe. Nta na kimwe kimwisoba. Asa n’ufite ububasha nk’ubw’Imana. Aba azi byose: ari ibyo abanyarubuga batekereza, ari ibyo bahishe, imbamutima zabo, mbese aba abazi kurusha uko biyizi. Iyi ndebero ni yo ikunze gukoreshwa. Ikunze kugaragara mu nkuru ibaze muri ngenga ya gatatu.

    Indebero y’imbonankubone: ni imenyekanisha gusa ibyo umunyarubuga runaka areba cyangwa yiyumvisha. Iyo ndebero imenyekanisha ibiri aho umunyarubuga ageza ibyumviro. Umubarankuru aba azi ibingana n’ibyo abanyarubuga cyangwa abakinankuru bazi, akitwa ko arebera imbere mu nkuru. Iyi ndebero tuyisanga ahanini mu nkuru zibaze muri ngenga ya mbere, aho umubarankuru aba ari n’umunyarubuga.

    Indebero mbonabihita: ni imenyekanisha gusa ibigaragara n’ibivugwa nta guca hirya, isura y’ibintu, y’abanyarubuga, uko bitwara mu mvugo no mu ngiro. Muri iyi ndebero, bisa n’aho ibyinshi abanyarubuga ari bo babyivugira, umubarankuru agasa n’ugenda yuzuriza binyuze mu bisa n’intekerezo ku bivuzwe n’abanyarubuga. Ikunze kuboneka mu nkuru za giporisi.

    Mu myandikire y’inkuru, umwanditsi ahuza umwanya w’umubarankuru mu nkuru n’indebero kugira ngo abibyaze ikintu gifite icyo kivuze ku musomyi. Ibyo bituma ababarankuru bashyirwa mu byiciro by’ingenzi bikurikira:

    Umubarankuru ashobora kubara inkuru na we ubwe akinamo. Ni muri urwo rwego usanga akoresha ngenga ya mbere, akitwa umubarankuru wo mu mbere.

    Umubarankuru ashobora kubara inkuru ari hanze yayo. Aha usanga akoresha ngenga ya gatatu asa n’uvuga ibintu yareberaga iruhande mu gihe byabaga, akitwa umubarankuru wo hanze.

    Umubarankuru ashobora kubara inkuru ye ubwe akaba n’umunyarubuga mukuru. Ni muri urwo rwego usanga akoresha ngenga ya mbere kuko ibyo avuga aba abivuga kuri we. Uyu mubarankuru yitwa umumenyabanga.

    Ikitonderwa:

    Umubarankuru atandukanye n’umwanditsi w’inkuru. Umwanditsi w’inkuru ni umuhanzi wanditse inkuru ibarwa mu gitabo ke. Muri uko kwandika inkuru ye agena uburyo ibarwa. Muri ubwo buryo ibarwamo haba hari umuntu ugenda uyibara, uwo akaba ari we mubarankuru. Cyakora hari igihe umwanditsi ashobora kuba ari na we mubarankuru igihe abara inkuru y’ubuzima bwe.

    –    Ibikorwa

    Ibikorwa mu nkuru ndende bishingira ku bakinankuru cyane cyane ku mukinankuru mukuru. We n’abakinankuru bungirije bashinzwe kuyobora imigendekere y’ibikorwa byo mu nkuru kugeza ku ndunduro y’inkuru. Bamwe barema imbaraga zimufasha kugera ku ntego umwanditsi w’inkuru aba yamuhaye.

    Nk’uko abasesenguzi b’inkuru ndende babyemeza, inkuru ndende iyo ari yo yose irangwa no kuba ishobora gukorerwa ishushanyabikorwa.

    –     Umugendo w’inkuru

    Ushingiye ku migaragarire n’ikurikirana ry’ibikorwa bivugwa mu nkuru, hashobora kubaho inkuru yubakiye ku bikorwa by’umujyo umwe, ibikorwa by’urusobe n’ibikorwa bihagitse mu bindi.

    Ibikorwa by’umujyo umwe

    Iyo inkuru igaragaza ibikorwa by’umukinankuru umwe kuva mu ntangiriro kugeza ku iherezo. Ikurikiza umurongo mbonera w’ibarankuru. Iyi nsobeko itsitse ikunze gukoreshwa mu nkuru ngufi.

    Ibikorwa by’urusobe
    Ni igihe mu nkuru harimo ikwikira. Iri kwikira riba rigizwe n’ibikorwa byinshi bisobekeranye ariko bifitanye isano. Umusomyi aba ashobora gukurikirana inkuru z’abakinankuru benshi ariko zifite aho zihurira cyangwa usanga amaherezo yabo aba amwe. Inkuru ifite abakinankuru benshi ikunze no kugira umugendo ugizwe n’ibikorwa by’urusobe. Urugero ni nko mu ikinamico y’urudaca Urunana.

    Ibikorwa bihagitse

    Ni ukwinjiza ibindi bikorwa bitari iby’ingenzi mu bikorwa by’ibanze, urugero nk’aho umukinankuru agera aho akabara inkuru y’ibyamubayeho cyangwa agatanga ubuhamya. Ibyo binatuma uburyo n’urwego rw’ibarankuru bihinduka, inkuru y’ibanze ikabarwa n’umubarankuru mukuru, naho inkuru zihagitse mu nkuru y’ibanze zikabarwa n’abandi babarankuru bashobora kuba bamwe mu bakinankuru.

    –   Uburebure

    Inkuru ndende nk’uko izina ryayo ribigaragaza, irangwa no kuba ari ndende koko (akenshi hagati y’impapuro ijana na magana abiri mirongo itanu). Kuba hari uburyo ibikorwa bikurikirana kandi bigenda bitera amatsiko usoma ku buryo atarambirwa n’uburebure bwayo. Uburebure bw’inkuru ndende kandi bugaragarira mu inyuranamo ry’inkuru nyinshi zitadukanye kandi ritarambirana.

    –    Akabugankuru (Ahantu)

    Inkuru ndende kandi irangwa no kuba ifite aho ibarirwa; ni ukuvuga akabugankuru.

    Mu nkuru ndende akabugankuru gashobora kuba kazwi cyangwa ari agahimbano.

    Iyo uwandika inkuru avuga ibyabaye ashobora no kuvuga mu by’ukuri aho byabereye hazwi. Iyo abara inkuru y’ibitarabayeho, cyakora bishobora kubaho mu buzima rusange, ashobora gukoresha akabugankuru mpimbano; akavuga ibintu byabereye ahantu runaka ariko hatazwi ku ikarita y’isi.

    b)  Imyubakire y’inkuru ndende

    Inkuru ndende irangwa no kuba hari ikivugwa, kuba ari ndende no kuba hari uburyo ibikorwa bikurikirana kandi bigenda bitera amatsiko usoma ku buryo atarambirwa gusoma inkuru ibarwa. Ibikorwa mu kubara inkuru mu nkuru ndende biba bishingiye ku bakinankuru, cyanecyane ku mukinankuru mukuru. Umukinankuru mukuru n’abakinankuru bungirije bashinzwe kuyobora imigendekere y’ibikorwa byo mu nkuru kugeza ku mpera yayo.

    C)  Ishushanyabikorwa mu nkuru ndende

    Inkuru ndende iyo ari yo yose irangwa no kuba ishobora gukorerwa ishushanyabikorwa.

    Abakinnyi b’imena bafatanyije n’abungirije bayobora imigendekere y’ibikorwa mu nkuru ndende kugeza ku ndunduro y’inkuru. Bityo mu nkuru ndende umusesenguzi ashobora gushushanya ibikorwa yifashishije igishushanyo giteye gitya:

    d

    Nyiri ubwite: uyu ni we mukinankuru mukuru inkuru iba ishingiyeho, ni we uba ufite intego agamije kugeraho muri iyo nkuru. Aba ashobora kuyigeraho cyangwa ntayigereho.

    Ikigamijwe: ni icyo umukinankuru mukuru aba agamije kugeraho mu nkuru. Ni intego aba yahawe n’umwanditsi w’inkuru.

    Ugenera:

    1.         Tandukanya inkuru ndende n’inkuru ngufi ushingiye ku turango

    twazo.

    Jya mu isomero, ushakemo igitabo kirimo inkuru ndende, uyisome kandi uyisesengure ukurikije uko inkuru isesengurwa
    ni igituma umukinankuru mukuru agira intego afite muri iyo nkuru. Ashobora kuba undi mukinankuru cyangwa ikindi kintu gishobora gutuma agera ku ntego runaka.

    Ugenerwa: mu yandi magambo ni nyiri inyungu; ni uwo ari we wese mu nkuru wagira icyo yunguka mu gihe umukinankuru mukuru a

    3.3.1.  Gusoma no gusobanura umwandiko

    geze ku cyo yari agamije mu nkuru.

    Abafasha: ni abakinankuru cyangwa ikindi kintu gishobora, mu nkuru, gutuma umukinankuru mukuru agera ku cyo yari agamije, cyangwa ikigerageza kumushyigikira mu rugendo rwe rwose kimufasha, kabone n’iyo atakigeraho mu irangira ry’inkuru.

    Imbogamizi: ni abakinankuru cyangwa ikindi kintu gishobora, mu nkuru, gutuma umukinankuru mukuru atagera ku cyo yari agamije, cyangwa ikigerageza kumubangamira mu rugendo rwe rwose kimubuza amahirwe kabone n’iyo yagera ku cyo yari agamije mu irangira ry’inkuru, ariko kikaba cyamubangamiraga.

    3.    Imisesengurire y’inkuru ndende

    Muri rusange abasesengura inkuru ndende bibanda kuri ibi bikurikira: ikivugwa mu nkuru, abanyarubuga, ibarankuru, akabugankuru, ibikorwa, umugendo w’inkuru, uburebure n’ahantu. Ibi bigakorwa hakurikijwe amahange n’amahame y’ingenzi akoreshwa mu gusesengura umwandiko w’ubuvanganzo muri rusange.

    Usesenngura inkuru agomba kugaragaza ishushanyabikorwa ry’inkuru.

    Usesengura inkuru agomba kandi:

    –     gutahura inyigisho irimo n’indangagaciro zigaragara mu nkuru kuko buri nkuru cyangwa buri gihangano cy’ubuvanganzo kiba gikubiyemo inyigisho n’indangagaciro runaka, ni ngombwa ko usesengura inkuru abigaragaza;

    –      gukora inshamake yayo, igaragazamo iby’ingenzi bivugwamo;

    –      kugaragaza ubuzima bw’umwanditsi w’inkuru ndetse n’ibindi bihangano bye.

    IMYITOZO

    1.   Tandukanya inkuru ndende n’inkuru ngufi ushingiye ku turango twazo.

    2.  Jya mu isomero, ushakemo igitabo kirimo inkuru ndende, uyisome kandi uyisesengure ukurikije uko inkuru isesengurwa

    3.2.2.  Amateka n’ubwoko by’inkuru ndende

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Amatsiko y’abato” maze utahure ubwoko bw’iyo nkuru. Kora ubushakashatsi utahure amateka n’ubwoko by’inkuru ndende.

    1.       Amateka y’inkuru ndende

    Hari abavuga ko inkuru ndende mu Rwanda yaba yaratangiye mu mwaka wa

    1938 kuko ari bwo Musenyeri Alexis Kagame yatangiye gusohora inyandiko ze

    «Inkuru ya Matabaro» mu Kinyamateka k’abana Hobe. Abashakashatsi bemeza ariko ko inkuru ndende nyayo yasohotse mu wa 1950 yanditse mu rurimi rw’Igifaransa na Saveriyo Nayigiziki yise «Escapade rwandaise» ifite ibice bibiri byaje guhurizwa mu nkuru imwe ikitwa «Mes trances à trente ans». Hashize imyaka ibiri ni bwo inkuru ndende yanditse mu Kinyarwanda yasohotse yitwa «Ntabajyana» ya Simoni Munyakazi. Uyu mugabo yahawe igihembo cya kabiri mu irushanwa ryiswe «Amitiés Belgo-Rwandaise». Kuva ubwo haciye imyaka igera kuri 20 kugira ngo haboneke izindi nkuru ndende mu irushanwa ryabaye mu wa 1971.

    Zimwe mu nkuru ndende zanditswe mu Kinyarwanda:

    –      Munyakazi, S., Ntabajyana, 1952

    –      Rukebesha, A., Nyirabirahunga, 1970

    –      Nsanzubuhoro, V., Ntabyera, 1971

    –      Kamugunga, C., Umusiramu, 1973

    –        Karege F., Mwanankundi, 1975

    –      Niyonteze, P., Imari ya shuni, 1981-1982

    –      Uwamungu, J., Nyirabayazana, 1981

    –      Nkurikiyumukiza, F., Yatashye atagomba, 1987

    –      Niyitegeka, M.Y., Giramata, 1988

    –      Rugema, A., Rwemerikije, 1988

    –      Furere, R.M., Mariya Kantarama, 1998

    –      Karenzi, F., Ishavu ry’abato, 2000

    2.         Ubwoko bw’inkuru ndende

    Iyo bagena ingeri z’inkuru ndende bazishyira mu matsinda, hari uburyo bwinshi bukurikizwa. Ibihurirwaho na benshi bagena amoko y’inkuru ndende ni ibi bikurikira: aho yandikiwe, igihe yandikiwe cyangwa se ikivugwamo, ibarankuru ryayo (imiterere y’ibikorwa, abakinnyi) n’ibindi. Izi zikurikira ni zimwe mu ngeri z’inkuru ndende nk’uko Nkejabahizi Jean Chrisostome azigena mu gitabo ke “Ubuvanganzo nyarwanda. Inkuru ndende n’Ikinamico, Butare UNR, 2005”.

    a)  Inkuru ndende z’inkundo

    Zikunda kuvuga cyane ku nkundo hagati y’abasore n’inkumi, ingorane zishobora kubatandukanya cyangwa se kubabuza kubana, kwitsinda no kudahemukirana mu bigeragezo, amayeri yose akoreshwa kugira ngo bahure cyangwa basubirane mu gihe ababyeyi babo batabishaka, amaherezo bakazagera ku ntego yabo yo kubana. Mu Kinyarwanda, aha hakunze gutangwa ingero za Ntabajyana ya Simoni Munyakazi na Giramata ya Niyitegeka Mukarugira Yuliyana.

    b)   Inkuru ndende nsuhuzamutima

    Bene izi nkuru zamamaye cyane mu mpera z’ikinyejana cya cumi na gatandatu no mu ntangiriro z’icya cumi na karindwi. Inkuru iba ishingiye ahanini ku bwihare; bahera ku gashashi cyangwa akanyotwe k’urukundo gasanzwe, kagashyigikirwa n’ibikorwa bibiri by’ingenzi: ingendo n’imirwano. Urukundo ruvugwamo ruriyubashye, ni isugi kandi ntiruhemuka. Umukundwa cyangwa uwihebewe usanga ari agakumi. Ibizazane bahura na byo usanga ari ibishobora kubaho mu buzima cyanecyane nk’igihe k’imidugararo. Kudahuza idini bituma ababyeyi bivayo n’imizi n’imiganda ngo babuze umusore n’inkumi kubana. Ikemezo cya se w’umukobwa cyo kumushyingira uwo ashatse kubera inyungu ze bwite, ubukire, gutandukanywa n’intambara cyangwa se gufungwa. Mu Kinyarwanda urugero twatanga hano ni Ntabajyana ya Munyakazi Simoni kubera ko ababyeyi ba Karasankima batifuzaga ko arongora Zaninka, ahubwo bafite undi bamuhitiyemo wo mu rwego rwabo, ariko umusore Karasankima akababera ibamba.

    c)  Inkuru ndende z’imyifatire

    Izi ni inkuru zishingiye ku busongarere n’ubugome mu maraso. Imibereho

    ya buri munsi n’imiterere y’isi muri icyo gihe, ntibishyigikirwa n’umuco muzima wo kwiyubaha n’ubuhanga byaranze abanditsi bakomeye. Mu nkuru ndende nk’izi usanga higanjemo gushimisha irari ry’umubiri, kuba ikigenge (ubwomanzi), gutinyuka gukabije, ibiterasoni; mbese usanga isi yaracuramye ku buryo ikibi kiganje, akaba ari cyo kiyobora isi. Muri ubu bwoko bw’inkuru, usanga imico myiza n’ubupfura byitwa ubugwari, ubucucu n’amakosa. Muri izo nkuru usangamo amagambo atameshe, umwanditsi akihatira gushushanya mu mvugo ibifitanye isano n’ibitsina, aho bibera n’uburyo atanga ingingo ze byerekana ko ari indwara imaze igihe. Mu Kinyarwanda nta rugero rwa bene izi nkuru ruraboneka kugeza ubu.

    d)   Inkuru ndende za sarigoma

    Inkuru nk’izi zifite amavu n’amavuko yazo mu gihugu cya Esipanye (Espagne) mu kinyejana cya cumi na karindwi. Uruhare runini ruhabwa imibereho mu by’ubukungu: kugira icumbi, kubona ifunguro, umwambaro ni byo bihora bihangayikishije abanyarubuga muri ubu bwoko bw’inkuru. Iyo nkuru bayitiriye uburyo ibazemo, kuko ari inkuru y’umuntu uvuga ubuzima bwe. Byabaho bitabaho, umubarankuru mukuru avuga ubuzima n’imibereho ye.

    Imyandikire y’iyi nkuru bayihuza n’imibereho y’umwana ubaho ari mbonabucya, nta cyo yimirije imbere, nta gashinga k’ubuzima afite. Mu buzima bw’umubarankuru nyuma y’igihe runaka k’imibabaro n’ibibazo, hakurikiraho igihe cyo kwiyuburura no gutwarwa agakundwa, ubukire yifuzaga bukaza mu bitekerezo ariko atabwizera, ugasanga aritiranya inzozi n’ukuri. Inkuru ndende nyarwanda ifite aho ihuriye na bene ubu bwoko ni iya Nayigiziki Saveriyo yitwa «Mes trances à trente ans»

    e)  Inkuru ndende y’ubuzima busanzwe

    Bene iyi nkuru ntiba igamije gukosora ngo wenda ibintu byarushaho kuba byiza, abantu bagire imyifatire iboneye, babane neza, mbese ngo ubone ko umwanditsi afite inzozi z’umunezero. Iyi nkuru irangwa n’urusobe cyangwa uruvangitirane rw’imyifatire, kuticara hamwe, gusetsa, gusesereza, uburara n’ubwomanzi no kwifatira abantu. Iritegereza, igakabya mu gusetsa, igakabya inkuru n’ubucakura, hagaragaramo ibitangaza no kwimaringa. Uzasanga iyi nkuru ivuga ukuntu runaka yakoze kugira ngo yirwaneho, kugira ngo akomere abone amaboko n’amafaranga; uko yagiriye nabi abanzi be, uko yatsinzwe cyangwa se yatsinze mu nkiko, uko yaje guteseka agashakisha uburyo yagana imigi itandukanye; uko yaje guhinduka umugiranabi agakora n’andi makosa bigatuma bamufunga; ibikorwa bibi yagizemo uruhare, kwiyoberanya, ingendo, abo bahura n’ibindi. Inkuru y’Ikinyarwanda y’ubu bwoko ni Mureranyana.

    f) Inkuru ndende za mutemberezi/ naragenze ndabona

    Bakunze kuvugamo ubwiza bw’abantu, ibidukikije. Babivuga ari nk’umutako w’aho abakinankuru baba bari ku buryo bishushanya uko bamerewe imbere muri bo. Ari abantu, ari inyamaswa, usanga ari mahwi, biberanye n’aho biri bisa

    n’aho ari ho byaremewe na ho hakabiremerwa. Ahantu ni ho hatuma abakinnyi batekereza gutya na gutya, ni ho hababeshejeho ku buryo ubuzima bwabo bwajyanaga n’uko isi ibakikije iteye. Mu Kinyarwanda urugero dutanga ni Imali ya SHUNI ya Niyonteze Pascal.

    g)  Inkuru ndende barwa

    Ubwoko bw’iyi nkuru bwaje kwemerwa mu kinyejana cya cumi n’umunani. Havugwamo agahinda no kubona ko ibyo wibeshyaga mu nzozi, wibwira ko ari ko bizamera nyamara ko bitagishobotse. Umuntu uvugwamo arashaka ariko ntashobore. Ubushobozi iyo bumubanye buke bituma abeshya cyangwa se akiyerekana uko bitari ubundi yiyerekanaga nk’umunyakuri, maze uwari yararahiye kudasa na rubanda rusanzwe akagenda akajya inyuma y’abandi mu ngeso mbi z’urukozasoni. Mu Kinyarwanda urugero ni “Iyo mbimenya” ya Niyitegeka Mukarugira Yuliyana.

    h)   Inkuru za nanzubukoroni

    Iyi nkuru igaragaza umujinya no kuzinukwa kw’abantu bahinduwe abacakara, bakoronijwe n’abazungu, maze kwivumbura kwabo kukagira ingaruka kuri bose ndetse n’umuntu ku giti ke. Izi nkuru zakunze kugaragara mu myaka ya za mirongo itandatu, ubwo ibihugu bya Afurika byahagurukiraga rimwe bigamije kwipakurura ubutegetsi bwa gikoroni. Izi nkuru zigaragaza akarengane, gusuzugurwa no guteshwa agaciro Abanyafurika bagirirwaga. Urugero twatanga mu Kinyarwanda ni Mureranyana n’ubwo yo itavuga gusa ikibazo cy’ubukoroni na “Matabaro” ya Kagame Alegisi.

    i) Inkuru ndende ya subiza amerwe mu isaho

    Abanyafurika bamaze kwigobotora ingoma ya gikoronize bari bazi ko bagiye kwigenga no kumererwa neza, ibyo bari barabuze bakabibona ntibongere gusuzugurwa no gufatwa nabi, kwicishwa imirimo n’ibindi. Bagize batya babona ntacyahindutse. Abashyizwe ku ngoma y’ubutegetsi nta ho bigeze batandukanira n’abakoroni, ndetse bamwe mu bategetsi b’Abanyafurika barushije ubugome abitwaga abakoroni. Abaturage barumiwe amerwe bayasubiza mu isaho. Abategetsi banyunyuje abaturage, barabakandagira karahava: akarengane, gufungirwa ubusa, kwigira mu migi rubanda igasigara iririra mu myotsi y’icyaro, ahatagira amazi n’umuriro, nta terefoni, inzara n’ubukene binuma. Abategetsi baradamarara, rubanda bicuza icyo barwaniye imyaka n’imyaka ngo barashaka kwigenga, ku buryo hari n’abasigara bifuza ko bwa butegetsi bw’abakoroni barwanyaga bwagaruka. Urugero rwo mu Kinyarwanda usanga rujya kwegera ubu bwoko ni usanga ruberanye n’ubu bwoko bw’inkuru ni “Mureranyana.”

    j)Inkuru ndende z’amateka

    Ubwoko bw’izi nkuru bushingira ku bantu bagize uruhare mu mateka y’aha n’aha, umuryango, igihugu; bakavuga uko babayeho, ibyo bakoze n’ibindi. Muri  Afurika twavuga nka Caka (Chaka), Sunjata (Soundjata), n’abandi. Bene izi nkuru zitandukanye n’inkuru ndende nyirizina.

    k)   Inkuru ndende z’intimba

    Zitekereza ku buzima n’imibereho, zitwereka ko kubaho ari ugushinyiriza, ko ubuzima atari paradizo. Kubaho ni ukubabara. Muri izi nkuru usanga umuntu akunda ntakundwe, yahinga akarumbya, yakira agahangayika. Iyo agerageje kwipfira nabi cyangwa kwishabikira uko abishoboye bitewe n’uko isi yameze amenyo, arinda apfa agikururana n’umuruho. Igihe umuntu akiriho yumva ko ikiruta ari ukwipfira akava ku isi kuko n’ubundi asanga ari yo maherezo. Muri izi nkuru usanga umuntu abura aho apfunda imitwe, aho agannye hose asanga amaherere yamutanze imbere akifuza ko nyamunsi yaza ikamwanzuranya akigira kwa Nyamutezi atagumye kugaragurika mu ruzurungutane rw’ibibazo bidashira. Inkuru nyarwanda yenda kwegera ubu bwoko bw’inkuru ni “Yatashye atagomba” ya Nkurikiyumukiza Phocas.

    l) Inkuru ndende z’uburere

    Kubura icyo ufata n’icyo ureka byaranze Abanyafurika b’igisekuru cyose cya makumyabiri, barerewe mu mico n’imigenzereze y’i Burayi kubera amashuri, bagahuza ubwenge n’amaso n’imigi minini nka Parisi (Paris), Londoni (Londres), bakabangamirwa no kwibaza ukuntu bazatahuka iwabo bagasubira mu mwijima, mu bukene, mu bujiji,…ngibyo ibyo ahenshi inkuru z’uburere zuririraho, aho usanga umukinankuru yabuze icyo afata n’icyo areka hagati y’imico mishyashya yasanze aho yagiye n’ibya gakondo yakuriyemo, maze kubivanga bikamuviringa ubwenge, abazi kuvuga neza bati « naka yasarishijwe n’ubwenge». Iyo usesenguye neza, usanga mu Rwanda nta nkuru ndende dusanga iri neza muri uyu murongo, ariko hari izigaragaza iryo sizana ry’ibya kera n’iby’ubu. Urugero rutangwa ni nka “Mwanankundi” ya Karege Fidèle aho avugamo umunyarubuga Mwanankundi wagiye kwiga i Burayi ibyerekeranye n’imibereho myiza n’imibanire y’abantu. Aho Mwanankundi atahukiye yashatse kuvuganira abagore no kubarengera imbere y’umuco wabakandamizaga, wa kera ushaje, abatsimbaraye ku bya kera baramwivuganye ngo arabatobera.

    m)     Inkuru ndende nshyashya

    Izi nkuru zadutse nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose. Mbere yaho, inkuru ndende yasaga n’iyubakiye ku muntu wari warahawe agaciro gakomeye, yenda tutavuze kuva akiremwa, ariko byibuze mu rwego rw’ubuvanganzo, mu mpumeko y’ibyo bise ivukabushya « renaissance » mu kinyejana cya cumi na gatanu, bamaze kuvumbura ibyo gucapisha imashini, umuco n’ubugeni bigahabwa agaciro na muntu agasa n’uhinduka impagata y’ibyaremwe byose.

    Aho intambara zombi z’isi zibereye bakabona ukuntu umuntu ateshwa agaciro, agasigara arutwa n’ibintu, bamwe batangiye kwibaza niba mu buvanganzo ho bitahinduka, muntu ntiyongere kuba ari we uhabwa umwanya w’ibanze aho byose usanga ari we bigushaho: abakinnyi, kuranga, ishushanyamvugo n’ibindi.

    Inkuru ndende nshyashya nta kindi bisobanura uretse guhuza abanditsi bose bashakashaka imiterere mishya y’inkuru ndende zashobora kuvuga cyangwa se kurema amasano mashya hagati y’umuntu n’isi, ni ukuvuga abiyemeje guhanga inkuru ndende ari byo kurema. Muri iki gihe usanga inkuru nshyashya isa nk’aho itigeze ishinga imizi. Iyi nkuru ntishingira ku mukinankuru w’imena nk’uko byari bimenyerewe. Umwanditsi aha ijambo abantu benshi kandi muri ngenga ya mbere. Ntumenya uvuga uwo ari we, umubazi w’inkuru arazimira.

    Mu nkuru nshyashya, nta nsanganyamatsiko, nta kureshya umusomyi baca igikuba. Abari bamenyereye ibya kera barayirwanyije karahava, bakavuga ko atari ukuri ndetse ko ari igisa n’ubuvanganzo kubera ko yanze kuba basabose. Mu nkuru nshyashya ubona gusa uruhererekane rw’amagambo anyuranye ndetse yivuguruza, ibitekerezo bituzuye, mbese ibintu by’ikivangavange nk’uko isi yari imeze ikiremwa. Kugeza ubu mu Kinyarwanda nta rugero rw’inkuru nshyashya ruraboneka.

    n) Inkuru ndende porisi/iperereza

    Inkuru ndende porisi yubakiye ku kuvumbura ubuhanga kandi buhorobuhoro wifashishije uburyo busanzwe, uko ibintu byagenze ku kintu kidasanzwe cyabaye. Abashakashatsi n’abanditsi benshi bahuriza hamwe ko inkuru ndende porisi ari iperereza rikorwa ku buryo busanzwe cyangwa se bwa gihanga. Iri perereza riba rigamije kuvumbura, guhishura ikintu cyayoberanye, kitumvikana, cyabaye imenamutwe. Mu magambo avunaguye inkuru ndende porisi ni inkuru y’umuhigo wa muntu, bakoresheje gutekereza ku tuntu wakwita amafuti bakatubyaza igisubizo.

    Uko inkuru porisi ikura:

    Habanza insanganyamatsiko igizwe n’ibintu bidashobora gusobanura urebye ikosa ryakozwe.

    Ibimenyetso bidafashije byerekana ukekwa cyangwa abakekwa; umusomyi n’ingenza baba bafite amahirwe angana yo gusubiza ikibazo.

    Akenshi muri izi nkuru ukekwa arafatwa ariko icyaha yafungiwe kikongera kikaba, bigahita bigaragara ko atari we bigasa n’ibisubiye irudubi.

    Kwitegereza neza ibintu no kubyibazaho.

    Igisubizo kijyanye n’ibyabaye gikomeza kuba urujijo.

    Kwigizayo ibidashoboka byose mu gushakisha igisubizo. Umunyacyaha avumburwa uhereye ku byo wagiye ubona, ntibapfa kumugwaho by’agatunguro cyangwa ngo yivemo.

    Igisigara nubwo cyaba kitakekwaga ni cyo kiba ari igisubizo nyacyo.

    IMYITOZO

    1.  Mu mateka y’inkuru ndende ni iyihe nkuru yasohotse bwa mbere? Yasohotse ryari? Yanditswe na nde? Yanditse mu ruhe rurimi?

    2.  Inkuru “Amatsiko y’abato” Ni ubuhe bwoko bw’inkuru?

    III.3.  Umwandiko: Twite ku buzima

    f

    Tugomba kubungabunga ubuzima bwacu kuko ari yo mpano iruta izindi dufite. Umuntu udafite ubuzima buzira umuze ntashobora gukorera igihugu ngo gitere imbere. Hari indwara nyinshi zishobora kwangiza ubuzima bwacu zaba iziterwa n’udukoko, izinjirira mu myanya y’ubuhumekero, mu myanya ndangagitsina, mu maraso, ku ruhu, n’izindi. Aha turibanda ku ndwara zandurira mu myanya ndangagitsina ari zo: uburagaza, imitezi, na mburugu.

    Uburagaza ni indwara yandurira mu myanya ndangagitsina, ikarangwa n’udusebe tuza kuri iyo myanya, mu mayasha cyangwa mu kabuno.

    Bitangira ari agaheri buhorobuhoro bikaza kuvamo ibisebe bifite impande  zishwanyaguye kandi binuka. Uburagaza bugira ingaruka nyinshi nko gucika k’umuyoboro w’inkari, kwihagarika bigoranye cyangwa kwihagarika nta gitangira.

    Imitezi na yo ni indwara ikomeye irangwa no kubabara igihe umuntu anyara, kugira umuriro n’isesemi, kubabara igihe ukora imibonano mpuzabitsina no kuzana ururenda rumeze nk’amashyira mu gitsina. Iyo umugore utwite atayivuje ayanduza umwana akaba yavuka ahumye, kimwe n’uko ishobora gutera izindi ndwara nk’umutima n’umwijima.

    Indi ndwara ikunze kugaragara ni mburugu, ikaba irangwa n’uduheri tuza ku gitsina, mu ntoki, mu kanwa cyangwa mu kabuno. Utu dusebe dushobora kwikiza ariko ntibe ivuye mu mubiri. Nyuma y’igihe umuntu atangira kokera, kubabara umutwe, kubabara anyara, kuryaryatwa mu kirenge, kubabara ingingo, n’ibindi. Iyo itavuwe neza itera umutima, kugagara ibice by’umubiri, no guta ubwenge.

    Uretse izi ndwara, tuzi ko mu mibonano mpuzabitsina na Sida yanduriramo ku kigereranyo cyo hejuru. Uko byagenda kose, ubusambanyi bwaba bukozwe ku ngufu cyangwa ku bushake bushobora gutera kwandura izi ndwara z’ibikatu twavuze. Niba dushaka kugira ubuzima bwiza, tugomba kugendera kure imyifatire idushora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

    Kumenya izina ry’indwara rero si byo by’ingenzi, ik’ingenzi ni ukumenya ibimenyetso byerekana indwara no kwihutira kwivuza. Kutivuza neza kandi hakiri kare izo ndwara bigira ingaruka nyinshi kandi mbi zirimo ubugumba kuko zonona kandi zikaziba imiyoborantanga y’umugabo cyangwa umugore bityo intanga zikaba zabura aho zinyura, gukuramo inda kenshi, kubyara abana banduye izo ndwara, gutwitira inyuma y’umura, gukubita igihwereye, gupfa amaso ku bana bavukanye izo ndwara igihe batavujwe hakiri kare, kanseri y’inkondo y’umura, gucika igitsina, urupfu mu gihe utivuje neza. Izo ndwara kandi zitera umwiryane n’ubukene bukabije mu rugo.

    Niba uburyo bwo kwandura izo ndwara na Sida ari bumwe n’uburyo bwo kuzirinda ni bumwe. Nta bundi rero dukomere ku mugenzo mbonera w’ubusugi, ubumanzi.

    Bifatiye kuri: MINISANTE: Indwara z’ibyorezo, 2015

    3.3.1.  Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA

    Soma umwandiko “Twite ku buzima”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo.

    UMWITOZO

    Koresha amagambo akurikira mu nteruro wihimbiye:

    a)  Amayasha

    b)  Imiyoborantanga

    c)  Ubusugi

    d)  Kwirinda

    d) Imyanya ndangagitsina

    3.3.2.  Gusoma no kumva umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Twite ku buzima”, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    1.          Ni izihe ndwara zavuzwe mu mwandiko?

    2.          Indwara twabonye mu mwandiko zihuriye ku ki?

    3.          Umuntu ufite ubuzima buzira umuze ashobora gukorera igihugu ke?

    Sobanura.

    4.          Ese kumenya amazina y’indwara ni byo by’ingenzi? Sobanura.

    5.   

    Imbundo ni uburyo bw’inshinga bukoresha indanganteko imwe ikunze kwitwa iy’izina ryo mu nteko ya 15 (-ku-) ikagira n’umusozo -a. Uburyo bw’imbundo buvuga igikorwa cyangwa imimerere hatagaragazwa uwo bivugwaho. Ubu buryo buboneka mu ndango yemeza n’ihakana bushobora no kuboneka mu nzagihe.

    Ingero: kuvuga: ku- Ø-vug-a, kutavuga: ku-ta- Ø-vug-a, kuzavuga: ku-za-vug-a..

    1.         Ikigombero

    Ikigombero ni uburyo bw’inshinga buvuga igikorwa gishingiye ku kifuzo. Ikigombero kivuga igikorwa ngombwa kuko kifujwe.

    Ingero:

    –      Namubwiye ngo avuge amakuru yakuye mu itorero: a- Ø-vug-e

    –      Nagende yihane kujya ashuka abana bato.

    –      Ndagira ngo utahe.

    Ikigombero gitandukanye n’integeko irimo impagike kuko integeko yo nta

    ndanganshinga iba ifite.

           Ni izihe ngaruka umuntu ahura na zo iyo yishoye mu busambanyi akandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?

    6.          Ni ubuhe buryo bwo kwirinda indwara zandurira mu myanya ndanga gitsina bwavuzwe mu mwandiko?

    3.3.3.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Twite ku buzima”, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    1.       Uyu mwandiko ugusigiye iki?

    2.       Ni izihe ngingo z’ingenzi zigaragara muri uyu mwandiko?

    3.       Huza umwandiko “Twite ku buzima” n’ubuzima busanzwe.

    Ni iyihe nama wagira abantu batinya kwivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?
    III.4.   Inzira z’itondaguranshinga

    3.4.1.  Indango, ijyana n’irebero

    IGIKORWA

    Soma interuro zikurikira witegereza imiterere y’inshinga zitsindagiye hanyuma ukore ubushakashatsi utahure inshoza y’itondaguranshinga, indango, ijyana n’irebero by’inshinga.

    a)  Kanyana yakomeje kurererwa kwa nyirasenge.

    b)  Kanyana ntiyabwirizwaga kwiyitaho.

    c)         Rubyiruko,    mwirinde    gukora    imibonano    mpuzabitsina.

    Mutegereze kugeza igihe muzashingira ingo zanyu.

    Inshoza y’itondanguranshinga

    Itondaguranshinga ni imihindagurikire y’inshinga mu buryo n’ibihe byayo muri ngenga zose. Inshinga itondaguye ni igaragaza ukora igikorwa, igihe agikorera n’uburyo agikora. Muri rusange itondaguranshinga ni ukuntu inshinga ihindura intego (uturemajambo) yihwanya n’indango, ijyana, irebero n’uburyo.

    1.         Indango z’inshinga

    Indango ni ubwumvane buba hagati ya nyakuvuga na nyakubwirwa ku buryo nyakuvuga aba yemeza cyangwa ahakana ingingo ikubiye mu muzi w’inshinga. Bityo rero habaho indango yemeza n’indango ihakana.

    a)  Indango

    Ingero:

    –      Imitezi, mburugu n’uburagaza ni indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    –      Kanyana aragenda.

    –      Teta ashuka Kanyana.

    b)   Indango ihakana

    Ingero:

    –      Kanyana na Muneza ntibakomeje kuganira

    –      Kayitesi ati: “Sinshobora gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe”.

    –      Ntimuzashukwe n’ababashora mu ngeso mbi.

    –      Amubaza impamvu atishimye.

    2.         Ijyana

    Ijyana ni ukuntu inshinga itondaguye ikenera icyuzuzo cyangwa se inshinga ntikenere icyuzuzo kugira ngo insobanuro yayo yuzure. Habaho amoko abiri y’ijyana ari yo: Ijyana nyacyuzuzo n’ijyana ndekacyuzuzo.

    a)  Ijyana

    Ingero:

    –      Kanyana yagiye ku ishuri

    –      Atetse inyama.

    –      Abana barya imineke.

    b)   Ijyana ndekacyuzuzo

    Ingero:

    –      Kanyana na Muneza basezeranyeho.

    –      Arasuzuzugura.

    –      Aba banyeshuri bariyubaha.

    3.         Irebero

    Irebero ni ukuntu inshinga itondaguye mu buryo ubu n’ubu cyangwa mu gihe iki n’iki yumvisha ko igikorwa cyarangiye cyangwa kitararangira. Mu Kinyarwanda habaho amoko menshi y’irebero, muri yo twavuga irebero nkomeza n’irebero nshize.

    a)  Irebero

    Irebero nkomeza rigaragaza ibitararangira mu gihe mvugiro. Rirangwa n’imisozo -a, -aga.


    Ingero:

    –      Abanyeshuri basoma ibitabo.

    –      basoma: ba-Ø-som-a, nta tegeko

    Wasomaga ibitabo; wasomaga: u-a-som-aga, u→w/-J

    b)   Irebero nshize

    Irebero nshize rivuga ibyarangiye gukorwa cyangwa ibiri kuba mu gihe k’imvugiro. Iri rebero rirangwa cyane cyane n’umusozo -ye.

    Ingero:

    –      Mu gitondo natemye ibiti; natemye: n-a-tem-ye, nta tegeko.

    –      Mu mwaka ushize abanyeshuri baratsinze; baratsinze: ba-a-ra-tsind-ye,

    a→Ø/-J,

    IMYITOZO

    1.    Hindura indango y’inshinga.

    a)  Nimwandike mutihuta

    b)  Umwana wararutse wamushukisha uduhendabana twonyine.

    2.    Tanga interuro irimo inshinga itondaguye:

    a)  Ijyana ndekacyuzuzo

    b)  Ijyana nyacyuzuzo

    c)  Irebero nshize

    d)  Irebero nkomeza

    3.4.2.  Uburyo bw’inshinga

    IGIKORWA

    Soma interuro zikurikira witegereza imiterere y’inshinga zitsindagiye hanyu- ma ukore ubushakashatsi utahure uburyo butandukanye inshinga itondagur- wamo.

    a)  Kanyana yakomeje kurererwa kwa nyirasenge.

    b)  Kanyana ntiyabwirizwaga kwiyitaho.

    c)   Umwana urya neza akabaho neza azana ibimenyetso by’ubwangavu cyangwa by’ubugimbi hakiri kare.

    d)  Kanyana na Muneza basezeranyeho.

    Inshoza y’uburyo bw’inshinga

    Uburyo ni ukuntu inshinga iba imeze. Uburyo ni ukuntu kandi inshinga igaragaza mu ntego yayo imiterere y’ubwumvane iri hagati y’uvuga n’ubwirwa kimwe n’uko uvuga yitwara mu magambo ye. Uburyo bw’inshinga ni ubu bukurikira: ikirango, imbundo, integeko, inyugo, ikigombero, inyifurizo, inziganyo n’ insano.

    1.    Ikirango

    Ikirango ni uburyo budashidikanya, buvuga igikorwa (cyangwa imimerere) k’ihame, kemeza cyangwa gihakana. Indango yemeza y’ikirango nta karemajambo kayiranga. Indango ihakana irangwa na nti- na si- . Imisozo y’ikirango ni a, -aga na ye.

    Ingero: 

    Turiga isomo ry’ubuzima bw’imyororokere.

    Ntidutema ibiti bikiri bito.

    Ejo nasomaga inkuru isekeje.

    Sinkora ibyo bambujije.

    Kanyana yagiye i Kigali gusura mubyara we Kayitesi.

    2.     Integeko

    Integeko ni uburyo bw’inshinga butanga itegeko. Mu buryo butanga itegeko rero habamo integeko ubwayo hakaba n’intarengwa.

    Integeko: iboneka muri ngenga ya kabiri y’ubumwe ikarangwa n’uko nta ndanganshinga iba igaragaza.

    Iyo nta mpagike (inyibutsacyuzuzo) irimo, integeko igira umusozo a

    Ingero:

    –      Vuga inshamake y’inkuru wasomye

    –      Andika inkuru ndende ku nsanganyamatsiko wihitiyemo.

    -       Iyo harimo impagike integeko igira umusozo e

       Ingero:

    –      Bivuge neza uko byagenze.

    –      Mwandikire ibaruwa.

    Intarengwa: ni integeko ihakana ivuga ibibujijwe. Iboneka muri ngenga ya kabiri y’ubumwe n’iy’ubwinshi. Irangwa n’akaremajambo k’impakanyi –i- kaboneka imbere y’umuzi utangiwe n’ingombajwi n’impakanyi -i-ku- iboneka imbere y’umuzi utangiwe n’inyajwi. Umusozo w’intarengwa uhora ari –a.

    Ingero

    –      Wivuga inkuru utahagazeho. u-i-Ø-vug-a,

    –      Mwishuka abangavu ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere. mu-i-

    Ø-beshy-a u→w/-J)

    –      Wikwandika nabi ibyo wasabwe. u-i-ku- Ø-andik-a,

    –      Mwikwambuka ngo uge mu Mujyi wa Kigali: mu-i-ku- Ø-amb-uk-a u→w/-J).


    3. Inyungo
    Uburyo bw’inyungo ni ubuvuga igikorwa gikurika ikindi gikorwa. Mu ndango yemeza nta karemajambo kihariye kaburanga, ariko mu ndango ihakana burangwa n’akaremajambo –ta-. Mu ndango zombi kandi hashobora gukoreshwamo imisozo –a, -aga, -ye.

    –      Amusanga mu nzira ahagaze.

    –      Yagiye atamuhaye ibyo guteka.

    4.   Imbundo

    Imbundo ni uburyo bw’inshinga bukoresha indanganteko imwe ikunze kwitwa iy’izina ryo mu nteko ya 15 (-ku-) ikagira n’umusozo -a. Uburyo bw’imbundo buvuga igikorwa cyangwa imimerere hatagaragazwa uwo bivugwaho. Ubu buryo buboneka mu ndango yemeza n’ihakana bushobora no kuboneka mu nzagihe.

    Ingero: kuvuga: ku- Ø-vug-a, kutavuga: ku-ta- Ø-vug-a, kuzavuga: ku-za-vug-a..

    1.  Ikigombero

    Ikigombero ni uburyo bw’inshinga buvuga igikorwa gishingiye ku kifuzo. Ikigombero kivuga igikorwa ngombwa kuko kifujwe.

    Ingero:

    –      Namubwiye ngo avuge amakuru yakuye mu itorero: a- Ø-vug-e

    –      Nagende yihane kujya ashuka abana bato.

    –      Ndagira ngo utahe.

    Ikigombero gitandukanye n’integeko irimo impagike kuko integeko yo nta ndanganshinga iba ifite.

    Ingero:

    –      bivuge: Ø-Ø- bi-vug-e (integeko)

    –      Ubivuge: u- Ø-bi-vug-e (ikigombero)

    1.         Inziganyo

    Inziganyo ni uburyo buvuga igikorwa kibaho habaye ikindi. Ni ukuvuga igikorwa cyashoboka haramutse habaye ikindi gikorwa. Inziganyo itondagurwa mu ndagihe no mu nzagihe. Inziganyo irangwa n’akaremajambo –a- imbere y’umuzi utangiwe n’ingombajwi na –a-ku- imbere y’umuzi utangiwe n’inyajwi.

    Ingero:

    –      Mukoranye umwete mwakira vuba. mu-a-kir-a

    –      Mbonye ubushobozi nakwiga. n-a-ku-ig-a u→w/-J

    –      Ubonye umwanya wazadusura. u-a-zaa-tu-sur-a u→w/-J; t →d/-GR

    –      Mukurikije inama z’ababyeyi ntimwahura n’ingorane. nti-mu-a-hur-a

    –      Nûutaahâ ndaaza.

    7.     Inyifurizo

    Inyifurizo ni uburyo buvuga icyo umuntu yiyifuriza cyangwa yifuriza undi (nyakubwirwa cyangwa nyakuvugwa). Hashobora kwifuzwa ibyiza cyangwa ibibi. Kwifuza ibibi ni ugutukana. Inyifurizo irangwa n’uturemajambo dukurikira:-ka-, -ra-ka-, -ra-, -oo-ka/-aa-ka. Umusozo ushobora kuba -a cyangwa -e.

    Ingero

    –      ka-: kabyare: Ø- ka-byar-e, gaheke: Ø- ka-hek-e k →g/-GR

    –      ra-ka: muragakira: mu-ra-ka-kir-a k →g/-GR; murakarama: mu-ra-ka-ram-a

    –      ra-: muragwire: mu-ra-gwir-e

    –      oo-ka/-aa-ka: mwokabyara mwe: mu-oo-ka-byar-a u→w/-J;

    1.         Inkurikizo

    Inkurikizo ni uburyo bwumvisha igikorwa cyose gikurikira ikimaze kuvugwa.

     Ingero:

    –      Umwana urya neza, akabaho neza azana ibimenyetso bw’ubwangavu hakiri kare.

    –      Arahinga, akavoma, agatashya.

    1.      Insano

    Insano ari na yo nsobanuzi ni uburyo bw’inshinga burangwa no gusobanura ikivugwa. Inshinga itondaguye muri ubu buryo ikurikira izina ry’ikintu isobanura.

    Ingero:

    –      Umurimo dushinzwe tuwukorane umwete.

    Imirima bahinga ni iyabo

    UMWITOZO

    Ubaka interuro ukoresha uburyo bw’inshinga bukurikira: ikirango, imbundo, inziganyo n’integeko.

    III.5.   Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Ugendeye ku nshoza no ku turango tw’inkuru ndende, himba agace k’inkuru ndende ku nsanganyamatsiko y’ubuzima bw’imyororokere n’ubwoko bw’inkuru wihitiyemo ku buryo uzayisomera bagenzi bawe mu ruhame. Inkuru yawe ntirenze impapuro makumyabiri kandi ntige no munsi y’ipapuro icumi. Kubera ko uba uhimbye agace k’inkuru, kora ku buryo inkuru yawe undi muntu cyangwa wowe ubwawe ushobora kuyikomeza.

    s

    III.6.   Isuzuma risoza umutwe wa gatatu

    Umwandiko: Rubyiruko twirinde

    Umugabo Terimbere yabyirutse avuga ko azabyara akuzuza isi. Ugira ngo se Terimbere yari muntu ki ko atagiraga n’urwara rwo kwishima! Yari umutindi urya aciye inshuro, yayibura agasonza. Yabaye imbata y’akabari kuva akigimbuka, ijisho rye ntiritane no kwifuza abagore n’abakobwa b’imuhana. Yabyariraga abakobwa, abagore bubatse ingo, ibintu bigacika ku buryo rubanda rwari rwaramugize urw’amenyo. Aho ashakiye imvugo ayigira ingiro, arabyara karahava. Abana be barakura baragimbuka, bakoma inkanda ya se; ngo nta nyana yima nyina akabara! Imvugo ya se ibamera ku munwa, uvutse wese akaba azi ko mu mishinga ibaho uwa mbere ari ukororoka akuzuza isi.

    Umukobwa we Nagahire ariko yumvaga imvugo ya se n’abavandimwe be idakwiye kuko isi dutuye itabitwemerera; amasambu yabaye ntayo, ubutaka bwaragundutse; mbese muri make nta bushobozi buhagije ababyeyi bafite bwo gutunga abo babyaye ku buryo buhagije. Ababyeyi be, bene nyina, basaza be ndetse n’abaturanyi yahoraga iteka abashishikariza kumenya ubuzima bw’imyororokere, kuringaniza urubyaro no kubyara abo bashoboye kurera nyamara ugasanga aracurangira abahetsi.

    Nagahire yari afite ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, akamenya kwitwararika. Yari yifitemo kandi impano yo gukangurira abantu b’ingeri zose abana, ingimbi, abangavu, abasore n’inkumi, abagore b’amajigija, abagabo b’ibikwerere, abasaza n’abakecuru, uko bagomba kwitwara ngo birinde indwara zandurira mu myanya ndangagitsina nka Sida, imitezi, mburugu, uburagaza n’izindi.

    Abavandimwe ba Nagahire ntibumviraga inama ze na mba. Bavugaga ko Sida ari indwara nk’izindi. Ibyo byatumye bamwe muri bo bayandura, irabakenesha, irabahemuza, ibatesha agaciro, bafumbira umunaba bakiri bato. Abari basigaye na bo utaretse na se Terimbere, bari ba nyakwigendera. Ntibari bakibona n’imirondorondo y’ibijumba ngo babeshye mu nda. Abari baraboroje inka na bo bari barazisubije kubera ko batari bafite imbaraga zo kuzahirira ubwatsi. Nagahire yarebaga ibyo byose bikamushavuza. Yigaga bimugoye ariko agashyiraho umwete. Yaharaniraga kunguka ubumenyi buhagije mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kuzahugura abantu benshi bashoboka haba mu gihugu ke ndetse no hanze yacyo.

    Inzozi ze yarazikabije kuko bidatinze yabonye impamyabumenyi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Nyumay’igihe gito yatangiye kujya atanga ibiganiro mu mahugurwa yo ku byerekeye ubuzima. Ikiganiro cya mbere yagitanze mu mahugurwa y’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye. Dore ibyo yabaganirije: “Tubanze twimenye, tumenye ibice bigize umubiri wacu n’imikorere yabyo, uko umubiri ushobora kwivumbura mu kigero runaka umuhungu akaniga ijwi, akaba yatangira kwiroteraho ari cyo kimenyetso kigaragaza ko yaterera inda imburagihe, akaba yamera ubwanwa, impwempwe, inshakwaha, agasesa ibishishi, n’ibindi. Imihindagurikire y’umubiri w’umukobwa na yo igaragazwa no kumera amabere, kubyibuha amatako n’ikibuno, kugira ibishishi mu maso, kujya mu mihango ari na cyo kimenyetso kigaragaza ko ashobora gusama igihe akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye. Mu gihe rero abakobwa n’abahungu babonye ibimenyetso nk’ibi by’imihindagurikire y’ubuzima bwabo, bagomba kumenya ko ari ibimenyetso by’ubukure, bakirinda ibyateza ingaruka ku buzima bwabo. Uzi gutangira kuzuza inshingano z’abakuru uri umwana! Uzi guhaha, gutanga indezo ku mwana wabyaye kandi nta rwara rwo kwishima wigirira? Iyo noneho wishoye mu mibonano mpuzabitsina nta gakingirizo, dore ngo Sida iragukacanga. Iyi ndwara ntikangwa ngo uri iki, ngo usengera aha, ngo wize ibi, ngo ukora aha; abantu batitwararika ngo bamenye kwirinda, irabakukumba ikababika iyo ngiyo, igihe cyagera bakazima.”

    Mu gusoza, Nagahire yaragize ati: “Mucyo rubyiruko twirinde kwiyandarika turangwe no kwifata. Kurya utw’ubusa, kwifuza ibyo tudafitiye ubushobozi, kurarikira iby’abandi tukonona imibiri yacu tubizinukwe. Bana b’i Rwanda twitegure kuba inkumburwa n’inyamibwa, tugendere ku ndangagaciro z’umuco  nyarwanda.

    I.  Ibibazo byo kumva no gusesengurau mwandiko

    1.          Abana be barakura baragimbuka, bakoma inkanda ya se. Sobanura ugendeye ku bivugwa mu mwandiko?

    2.          Rondora indwara zivugwa mu mwandiko zandurira mu mibonano

    mpuzabitsina idakingiye.

    3.          Ni iki kigaragaza ko abavandimwe ba Nagahire batigeze bakurikiza inama yabagiraga?

    4.          Garagaza ibimenyetso biranga ubwangavu n’ubugimbi.

    5.          Ni iyihe nsanganyamatsiko yavuzweho muri iyi nkuru?

    6.          Vuga ingingo z’ingenzi ziboneka muri uyu mwandiko.

    7.          Uretse kwandurira mu mibonano mpuzabitsinda ni hehe handi uzi indwara ya Sida ishobora kwandurira?

    II.     Ibibazo by’inyunguramagambo

    1.    Sobanura amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo akurikira ukurIkije uko yakoreshejwe mu mwandiko:

    a)  Bakoma inkanda

    b)  Gucurangira abahetsi

    c)  Imirondorondo y’ibijumba

    d)  Koroza.

    2.   Koresha amagambo akurikira mu nteruro yumvikanisha inyito afite mu mwandiko: 

    a) Kugimbuka

    b)  Imbata

    c)  Guca inshuro

    d)  Kugunduka

    e)  Gukukumba

    3.  Simbuza ijambo cyangwa itsinda ry’amagambo atsindagiye yakoreshejwe mu mwandiko impuzanyito zayo.

    a)  Abantu bapfuye bafumbiye umunaba bishwe na Sida ni benshi.

    b)  Uzi kurera umwana nta rwara rwo kwishima wigirira?

    c)  Kamana ntakibona umusaruro uhagije kubera ko ubutaka bwe bwa- gundutse.

    III.   Ibibazo ku nkuru ndende

    1.      Huza abanditsi bo mu ruhushya A n’ibitabo byabo biri mu ruhushya B

    D

    1.     Sobanura mu magambo make inkuru ndende icyo ari cyo.

    2.      Rondora ibiranga inkuru ndende.

    3.     Ni irihe tandukaniro riri hagati y’inkuru ngufi n’inkuru ndende?

    IV.      Ibibazo by’ikibonezamvugo

    1.    Ubaka interuro ukoresha uburyo bw’inshinga bukurikira: ikigombero, inyifurizo, inkurikizo n’insano.

    2.    Kora interuro ebyiri ziboneye, imwe ifite inshinga iri mu ijjyana nsabacyuzuzo irebero nkomeza, indi ifite ijyana ndekacyuzuzo irebero nshize.








































































































    1.      




     





























     







  • UMUTWE WA 4 KUBAKA UMUCO W’AMAHORO

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    -      Gusesengura umwandiko ku ntandaro n’ingaruka z’amakimbirane, agaragaza ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.

    -       Gusesengura inshinga, agaragaza intêgo n’amategeko y’igenamajwi.

    IGIKORWA CUturemajambo twungirije ni akano, impakanyi, indangacyuzuzo n’ingerekaY’UMWINJIZO

    Ushingiye ku bumenyi bwawe bwite, sobanura amakimbirane icyo ari cyo, uko avuka, ingaruka zayo n’abagira uruhare mu kuyakumira no kuyakemura.

    IV.1. Umwandiko: Intandaro n’ingaruka z’amakimbirane

    S

    Abahanga basobanura neza ko amakimbirane ari ibintu bigonganisha abantu babiri cyangwa benshi, bikomotse ku bibazo cyangwa se ku mpamvu zinyuranye.

    Amakimbirane ashobora kuvuka bitewe n’imiyoborere idahwitse, amacakubiri hagati y’imbaga y’abantu, imyumvire ya poritiki id

    gukora: kor-a guteka; tek-a kwiga: ig-a…

    ahuye n’ibitekerezo by’abandi, kutizerana mu ngo cyangwa mu miryango. Byagiye bigaragara ko ubunebwe, ubukene, ubujiji, inda nini na ruswa bishobora na byo kuba intandaro y’amakimbirane. Imiturire mibi, ihohoterwa rya bamwe, abana batiga na bo bashobora kuba intandaro y’amakimbirane…

    Amakimbirane agira uko akemurwa. Ahari abagabo ntihapfa abandi. Igihe cyose hagaragaye amakimbirane, ni ngombwa kwihutira kuyakemura agahigama. Ni ngombwa gukemura amakimbirane mu maguru mashya kuko arasenya ntiyubaka.

    Mu gukemura amakimbirane, hari iby’ingenzi bigomba kwitabwaho. Mbere na mbere, mu gukemura amakimbirane, umuhuza agomba kumenya imiterere n’imvano nyakuri y’ayo makimbirane, iyo iki kirangiye, ahuza abafitanye amakimbirane, akabunga yubahiriza amategeko ariho, ibinaniranye bigashyikirizwa inzego zisumbuye zibifitiye ububasha.

    Amakimbirane adacika, y’akarande arasenya, yangiza byinshi. Igihe cyose abantu batarashobora gusenya inkuta zitandukanya abantu kutoroherana no guca iminyururu ibaziritse ngo basenyere umugozi umwe, nta na rimwe bashobora kugera ku majyambere arambye. Abantu bakwiye kuba umusemburo

    w’amahoro hagati yabo, bakiremamo umuco uhinduka, uhindukirira abandi, wubaha uburenganzira bw’abandi n’ibyakagombye kubakorerwa.

    Guhohotera bishyirwa mu bintu bishobora gukurura amakimbirane. Uzasanga ihohotera ryigaragaza mu buryo bukurikira: kurwana, gufata ku ngufu, kwica, kubabazanya, gushinyagurirana, gutongana, kubeshya, kunegurana, kujoga, kumwaza, gusuzugura, kwima abandi ijambo, kurimanganya, n’ibindi. Nk’uko bigaragara, ihohotera rishobora kuboneka mu bikorwa, mu magambo cyangwa mu myifatire.

    Hari ibigomba kuranga imyitwarire y’ukemura amakimbirane. Uwunga cyangwa uhuza abafitanye ibibazo, agomba kutabogama, akereka abo ashaka gukiranura ko nta ruhande ahengamiyeho. Agomba kuba ari inyangamugayo, agira ibanga, azi kubika icyo yabwiwe ntakibwire abahisi n’abagenzi. Gutega amatwi no kumva ni ngombwa, kuko ukiranura abahanganye, agomba kubatega amatwi kugira ngo aze kumenya neza aho umuti w’ikibazo ushobora guturuka, bityo bikamuha uburyo bwo kubayobora no kubona aho yerekeza abakimbiranye. Umuhuza w’abantu bafitanye amakimbirane agomba kumenya kuyobora igikorwa. Ibi ntibivuze gutegekana igitugu cyangwa kubuza abantu kuvuga. Agomba guha umurongo igikorwa kugira ngo bitaba akajagari, cyangwa se ngo usange bikunyujije iruhande rw’aho wari gukura igisubizo.

    Kwihangana no kwigomwa, kuba afitiwe ikizere n’impande zishyamiranye, kimwe no kumenya kugena igihe gihagije kandi kitarambiranye, biri mu biranga imyitwarire y’ukemura amakimbirane.

    Amakimbirane nta kiza cyayo. Ahembera ubwicanyi, abapfa imitungo, imirima n’amasambu bararwana, bamwe bagafungwa, imiryango bari bahagarariye igasubira inyuma mu iterambere. Abakoresha amahugu no kwambura abavandimwe babo bitwaje ubukene n’inda nini bisenya Igihugu. Hari kandi ubuhemu bukabije mu bantu; kutishyura uwakugurije, gusenya ingo za rubanda…

    Ibibazo bimwe abaturage bahura na byo, ntibibonerwa umuti kubera uruhare abayobozi bamwe na bamwe baba bafite muri ayo makimbirane. Abayobozi bamwe bashyira imbere inyungu zabo bwite aho kwita ku kazi bashinzwe. Hari abakoresha ikenewabo cyangwa ikimenyane n’ubucuti, bakirengagiza cyangwa bagatinda gufatira ibyemezo abayobozi barenganya abaturage. Hari n’abayobozi banga kwiteranya cyangwa kutita ku bintu, abashaka kugora no kumvisha abo batavuga rumwe, abarangwaho ubushobozi buke n’abaka ruswa bashaka kubogama, ni ngombwa gukeburwa bakagirwa inama.

    Amakimbirane agira ingaruka ku mutekano no ku bwiyunge. Kugira umutekano ni ukwidagadura mu byawe hamwe n’abawe, nawe ntubangamira uburenganzira bw’abandi. Ikindi ni uko kugira umutekano, bivuze kubona amategeko abereyeho kurenganura abantu bose bafite ibibazo, harimo n’amakimbirane. Ikibazo cyari hagati y’abavandimwe iyo kivugutiwe umuti

    impande zombi zikawunywa ntubasharirire, bakegerana, bagasangira, nta kiza nk’iki. Kutarenganura abarengana bibyara umwiryane, inzika zikurura gushaka guhora. Akazi k’ubutabera kagaragarira ahangaha. Abahanga bemeza ko demukarasi y’Igihugu kigendera ku mategeko, igaragarira mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo amategeko ateganya.

    Amakimbirane agira ingaruka ku mibereho y’ababaturage no ku bukungu bw’akarere.

    Abaturage bahora mu makimbirane ntibagira igihe cyo gukorera ingo zabo n’Igihugu. Kugirira ikizere abayobozi babo bibaba kure nk’inyenyeri n’ukwezi, bityo bikabadindiza, ntibitabire ibikorwa rusange bigamije amajyambere y’Akarere. Igihe ibibazo by’abaturage bidakemuwe, igihe hari umuturage ukirenganywa cyangwa ugikandamizwa, ubukene ntibuzabura mu miryango, kandi amajyambere agambiriwe ntazagerwaho.

    4.1.1.  Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA

    Soma umwandiko “Intandaro n’ingaruka z’amakimbirane” ushakemo amagambo udasobanukiwe, hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1.   Kora interuro ngufi ukoresheje amagambo akurikira: gusiragira, gukimbirana.

    2.  Simbuza ijambo (amagambo) ryanditse ritsindagiye, irindi bivuga kimwe riri mu mwandiko.

    a)  Uru rubanza rwabaye inkomoko y’urwango hagati ya Kamana ni Barigira.

    b)    Ejo Kamana yibwe n’agatotsi arasinzira maze abajura bamwiba ibikoresho by’ubwubatsi.

    c)  Mukamusoni yahawe inka yo kurera umwana yabyaranye na Rwubusisi

    3.   Andika imbusane y’ijambo ryanditse mu mukara tsiri urikuye mu mwandiko:

    a)  Uyu ni wa mugabo wahisemo kwitwa bihemu.

    b)  Ibi byabaye byabaye iherezo by’amakimbirane.

    4.    Uzuzurisha buri nteruro ijambo rivuye mu mwandiko.

    a)  Aba bagabo bakeneye.......... kugira ngo amakimbirane yabo ahoshe.

    b)      Bwa   butegetsi   bwa   Hitler   bwari   ubutegetsi   bw’............ kuko bwarenganyaga abantu.

    4.1.2.  Gusoma no kumva umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Intandaro n’ingaruka z’amakimbirane”, maze usubize ibibazo byawubajijweho.

    1.          Tanga ingero z’ubwoko bw’ibibazo by’ingenzi biboneka mu makimbirane

    2.          Andika inkomoko z’amakimbirane.

    3.          Tanga uburyo bujyanye n’ingero, ihohotera ryigaragarizamo.

    4.          Sobanura uburyo amakimbirane ashobora gukemurwamo.

    5.          Ni izihe ndangagaciro zigomba kuranga ukemura amakimbirane?

    6.          Ni izihe mpamvu zishobora kubangamira ikemurwa ry’amakimbirane?

    4.1.3.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Intandaro n’ingaruka z’amakimbirane” maze usubize ibibazo bikurikira:

    1.       Vuga ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko.

    2.      Uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?

    3.      Mu banyeshuri mwigana, mu bana muturanye hari abigeze kugirana amakimbirane? Niba bahari yatewe n’iki?

    4.     Umaze kumenya ingaruka z’amakimbirane. Uramutse usanze bangenzi bawe mwigana bagiranye amakimbirane wakora iki?

    IV.1.4. Kungurana ibitekerezo

    IGIKORWA

    Mwifashishije umwandiko n’ubumenyi rusange, nimwungurane ibitekerezo maze musubize ikibazo gikurikira:

    “Ni ubuhe buryo bunyuranye bwo gukumira amakimbirane?”

    IV. 2. Inshinga: Uturemajambo tw’ibanze tw’inshinga

    5.2.1. Uturemajambo tw’inshinga iri mu mbundo n’utw’inshinga itondaguye

    IGIKORWA

    Soma interuro zikurikira witegereza amagambo atsindagiye, hanyuma ugaragaze intego z’ayo magambo atsindagiye. Hera ku ntego z’ayo magambo maze ukore ubushakashatsi, utahure inshoza y’ uturemajambo tw’ibanze tw’inshinga iri mu mbundo n’uturemajambo tw’ibanze tw’inshinga itondaguye.

    a)  Amakimbirane ashobora kuvuka bitewe n’imiyoborere mibi.

    b)  Duhange imishinga, turwanye amakimbirane.

    c)  Nitubana mu mahoro, tuzagera ku iterambere rirambye.

    1.    Uturemajambo tw’inshinga iri mu mbundo

    Uturemajambo fatizo tw’inshinga iri mu mbundo ni dutatu :

    –      Indanganshinga (Rsh)

    –      Umuzi (z)

    –      Umusozo (sz)

    Urugero:

    Gukora: ku-kor-a k→g/-GR

    ku-: Indanganshinga -kor-: umuzi -a: umusozo

    Ikitonderwa:

    Inshinga iri mu mbundo ishobora kugira:

     a)  Indangagihe –za-

    Urugero:

    Kuzakora: ku-za-kor-a

    b)  Impakanyi -ta-

    Ingero :

    –      Kudakora : ku-ta-kor-a t→d/-GR

    –      Kutagenda : ku-ta-gend-a

    c)  Indangacyuzuzo n’ingereka zinyuranye

    Ingero :

    –      Kumukorera: ku-mu-kor-ir-a i→e/-co

    –      Kubakiranura: ku-ba-kir-an-ur-a

    2.   Uturemajambo tw’ inshinga itondaguye

    Inshinga isanzwe itondaguye igira uturemajambo tw’ibanze tune: indanganshinga (RSH),indangagihe (Rgh), umuzi (Z), umusozo (Sz).

    Urugero: arahinga: a-ra-hing-a

    a-: indanganshinga 

    ra-: indangagihe 

    hing-: umuzi

    -a: umusozo

    Utu turemajambo fatizo tuba tugomba kugaragara buri gihe mu nshinga. Iyo hagize akatagaragara gasimbuzwa umubumbabusa (ø)

    Ingero:

    - Akora i Kigali. a-ø-kor-a

    a-: Indanganshinga

    -ø-: indangagihe

    -kor-: umuzi

    -a:

    - Mpa iyo kayi ø -ø –n-ha-a n→m/-h, mh→mp mu myandikire a→ø /-J

    Ø-: Indanganshinga

    -ø: indangagihe

    -ha-: umuzi

    -a: umusozo

    a) Indanganshinga (RSH)

    Indanganshinga ni akaremajambo k’inshinga itondaguye, kerekana ngenga ibereye inshinga ruhamwa. Ni ko kagaragaza isano ruhamwa ifitanye n’inshinga. Aka karemajambo kaba gahagarariye ukora igikorwa mu nshinga.
    Indanganshinga ni makumyabiri (20): indanganshinga enye (4) zo muri ngenga ya mbere n’iya kabiri y’ubumwe n’ubwinshi n’indanganshinga cumi n’esheshatu (16) zo muri ngenga ya gatatu, zihagarariye inteko cumi n’esheshatu (16).

    Ikitonderwa:

    a)  Indanganshinga ya ngenga ya mbere ikoreshwa iyo umuntu yivuga ubwe cyangwa abantu bivuga ubwabo.

    b)  Ngenga ya kabiri ikoreshwa iyo umuntu abwira undi cyangwa abandi.

    c)   Ngenga ya gatatu ikoreshwa iyo umuntu avuga undi cyangwa abandi, ikindi cyangwa ibindi bintu, ikaba yisanisha mu nteko 16.

    d) Mu nteko ya 12 n’iya 14 hari indanganshinga ariko mu by’ukuri zidasimbura ijambo ryo muri izo nteko.

    Urugero: karabaye, karahanyuze, burakeye...

    b)  Indangagihe (Rgh)

    Indangagihe ni akaremajambo gakurikira indanganshinga, kakagaragaza igihe inshinga itondaguwemo. Indangagihe ni: -ø-: iranga indagihe, -za-: iranga inzagihe na -a-(â, aa): igaragaza impitagihe

    Ingero:

    –      Agenda: a- ø-gend-a

    –      Azagenda: a-za-gend-a

    –      Yagiye: (uyu munsi) a-a-gi-ye, (ejo) a-a-gi-ye, (wa mwana) a-aa-gi-ye a→y /-J

    Iyo indangagihe itagaragaye mu nshinga, isimbuzwa -ø- kubera ko indangagihe ari akaremajambo fatizo k’inshinga itondaguye.

    Usibye izi ngenantego ndangagihe, hari utundi turemajambbo dushobora kugaragara mu nshinga dufite ibindi bisobanuro binyuranye nko guhakana, kugaragaza igikorwa gikomeza, kugaragaza ibikorwa bikurikirana …

    Ingero

    -ta- : utagenda

    -ki- : akigenda

    -o-ka- : wokagenda

    -ra-: aragenda

    -na-: anagenda

    -i-ku-: wikwanga

    -ka-: akagenda

    -i-: wigenda

    -e-ku-: yekwiba

    -ka-na-: akanagenda

    -ra-ki-a-: aracyagenda
    Ikitonderwa:

    – Utwo turemajambo dushobora guhurira mu nshinga imwe ku buryo butandukanye.

    Urugero:

    Utazagenda: u-ta-za-gend-a,

     Ataragenda: a-ta-ra-gend-a

    Aracyanagenda: a-ra-ki-a-na-gend-a

    –  Uturemajambo –i-,  -ta-, -e-ku-,  -i-ku- zifite  inyito yo  guhakana mu nshinga.

    –  Akaremajambo -na- ni akaremajambo k’inyibutsacyungo mu nshinga kunga ibikorwa bibiri.

    Urugero: Barabiterura baranabijyana.

    b) Umuzi (z)

    Umuzi ni akaremajambo shingiro k’ijambo rikenera umusozo. Ni wo shingiro ry’inyito y’ijambo. Umuzi ushobora kuba wihagije cyangwa utihagije. Umuzi wihagije ni ushobora gukoreshwa udakurikiwe n’ingereka kugira ngo inyito yawo ibone kuzura. Umuzi utihagije ni ugomba gukenera ingereka kugira ngo inyito yawo ibone kuzura. Ni bene uwo muzi bita intima. Iyo mizi itihagije tuzayibona nidusesengura akaremajambo kitwa ingereka mu turemajambo tw’inyongera.

    Kugira ngo ubone umuzi w’inshinga ifite imigemo irenze ibiri, utondagura

    inshinga mu buryo bw’integeko ugakuraho umusozo.

    Ingero:

    gukora: kor-a 

    guteka; tek-a 

    kwiga: ig-a…

    Ikitonderwa:

    Hari inshinga cumi n’esheshatu (16) zifite imizi y’imvugwarimwe. Iyo bene izo nshinga zishakirwa imizi, bazitondagura mu mpitakare muri ngenga ya gatatu y’ubumwe, bagakuraho indangagihe n’umusozo – ye.

    Izo nshinga ni izi zikurikira:

    f

    d

    – Hari inshinga zifite imigemo ibiri ariko zikora nk’inshinga zirengeje imigemo ibiri.

    Muri zo twavuga inshinga “gusa” n’inshinga “kuza”. Umuzi w’inshinga gusa ni

    –s igira impindurantego ya -shush- naho umuzi w’inshinga kuza ni -z-.

     Ingero:

    Uze vuba: u-ø-z-e

    Asa na se : a-ø-s-a

    d)  Umusozo

    Umusozo w’inshinga ni akaremajambo gasoza inshinga kakagaragaza irebero ryayo.

    Nkuko twabibonye mu itondaguranshinga, irebero rivuga imitindire y’igikorwa, imikorerwe cyangwa imirangirire yacyo. Imisozo y’inshinga imwe igaragaza irebero nkomeza, indi ikagaragaza irebero nshize.

    –       Imisozo igaragaza irebero nshize

    Iyo misozo ni –e na –ye. Iyi misozo igaragaza igikorwa cyarangiye cyangwa ikigomba kurangira.

    Umusozo -e

    Umusozo -e ukunze kugaragara cyane mu ntegeko no mu nziganyo.

    Ingero:

    Mukore: mu-ø-kor-

    Mvuge: n-ø-vug-e (n→m/-v) 

    Nige: n-ø-ig-e

    Azagende: a-za-gend-e
    Atahe: a-ø-tah-e

    IMYITOZO

    1.   Uturemajambo tw’ibanze tw’inshinga itondaguye ni tungahe? Tuvuge.

    2.    Vuga amoko y’imisozo n’ibikorwa igaragaza mu nshinga.

    3.    Sesengura inshinga zitsindagiye ziri mu nteruro zikurikira ugaragaza amazina y’uturemajambo.

    a)   Umurisa yashakaga kunga ababyeyi be n’umuturanyi wabo mu buryo bwo kwirinda amakimbirane.

    b)  Kaneza yasobanuje nyina ibyerekeranye n’ ubumwe n’ubwiyunge.

    c)  Urubyiruko rwize uburyo bwo guhosha amakimbirane.

    d)  Kutavuga ukuri byakuruye amakimbirane mu rungo rwabo.

    4.2.2. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku nshiga

    IGIKORWA

    Soma interuro zikurikira maze ugaragaze uturemajambo tw’inshinga zitsindagiye. Umaze kubona uturemajambo, tahura amategeko y’igenamajwi yakoreshejwe kugira ngo tugire inshinga nk’uko tuyifite. Herakuri ayomategeko y’igenamajwi maze ukore ubushakashatsi utahure amategeko y’igenamajwi ajyanye n’umusozo -e, ajyanye n’umusozo -ye, ajyanye n’umusoza -aga n’ ajyanye n’umusozo a.

    a)  Yakoze akazi ke neza.

    b)  Urye ibirayi.

    c)  Mu muco nyarwanda bakwaga inka.

    d)  Kabanyana asya amasaka ku rusyo.

    1. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku musozo “-e”

    Amategeko y’igenamajwi akoreshwa n’inshinga ni kimwe n’akoreshwa ku bundi bwoko bw’amagambo nk’amazina, ariko hari umwihariko inshinga zigira bitewe n’imisozo yazo.

    Amategeko y’igenamajwi ajyana n’umusozo -e ni ayo ku nshinga zifite imizi y’imvugwarimwe ari zo kuba, guca, kujya, kugwa, guha, gusya, gucya, gukwa, kumwa, kunywa, kunnya, gupfa, kurya, gusya, guta no kuva.

    Amwe mu mategeko y’igenamajwi ajyanye n’umusozo “-e”

    1.  Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku musozo “-ye»

    Umusozo –ye ugaragaza igikorwa cyarangiye, ni na yo mpamvu ugaragara mu nshinga zitondaguye mu mpitagihe (impitakare n’impitakera).

    Ingero:

    Narize: n-a-ra-ig-ye (a→ø/-J, g+y→z)

     Dukoze: tu- ø-kor-ye (t→d/-GR, r+y→z)

     (Inka) yarabiriye: i-a-ra-bi-ri-ye (i→y/-J)

    Amwe mu mategeko y’igenamajwi ajyana n’umusozo “-ye”

    d

    3.  Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku musozo “-a”

    Umusozo a ugaragaza ko igikorwa kigikomeza cyangwa kitaraba ariko kikaba kizaba. Umusozo a ukoreshwa cyane mu ndagihe, mu nyifurizo, mu ntegeko, mu kigombero, mu nziganyo no mu nzagihe.

    Ingero:

    Mvuga: n-ø-vug-a n→m/-v 

    Ndakora: n-ra-kor-a r→d/n-

    Nzakora: n-za-kor-a

    Mpa (ikaye): ø- ø-n-ha-a n→m/-h, mh→mp mu myandikire, a→ø/-J 

    Akivuga: a-ki-vug-a

    Murakarama: mu-ra ka-ram-a

    Nimwiga (muzatsinda): ni-mu- ø-ig-a u→ ø /-J

    Amwe mu mategeko y’igenamajwi ajyana n’umusozo “-a»

    d

    4.    Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku musozo “-aga»

    Umusozo aga ugaragaza igikorwa cyakorwaga mu gihe kirekire mu gihe cyashize; ugaragaza akamenyero mu gihe cyahise.

    Ingero:

    Narakoraga: n-a-ra-kor-aga

    Yarigaga: a-a-ra-ig-aga (i→ y/-J, a→ ø/-J) 

    Narasyaga : n-a-ra-se-aga (e→ y/-J) 

    Naravugaga: n-a-ra-vug-aga 

    Narandikaga: n-a-ra-and-ik-aga (a→ ø/-J) 

    Nabonaga: n-a-bon-aga…

    Amwe mu mategeko y’igenamajwi ajyana n’umusozo –aga

    d

    IMYITOZO

    Sesengura inshinga zitsindagiye ziri mu nteruro zikurikira ugaragaza uturemajambo twazo n’amategeko y’igenamajwi.

    a)  Abe inyanngamugayo.

    b)  Kamana yatetse ibiryo byinshi none byanze gushira.

    c)  Abana baryaga ibiryo bifite intungamubiri.

    d)  Tuzage twanga amakimbirane.

    IV.3. Umwandiko: Yahabaye intwari!

    F

    Mahoro ni umwana w’umukobwa uri mu kigero k’imyaka cumi n’ine. Uyu mukobwa afite ubwiza bw’umubiri n’ubwiza bw’umutima. Yubaha abasaza, abakecuru n’abakambwe, ataretse abo aruta n’abamuri imbere mu kigero ke. Mahoro ahora atuje, aho anyuze hose bakavuga ngo: “Dore wa mukobwa wa naka.” Umubyeyi wese ushaka gutanga urugero rw’umukobwa ubereye u Rwanda, avuga Mahoro. Uyu mukobwa yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ni umuhanga kandi ubuhanga bwe abusangiza bagenzi be abafasha kumva amasomo bamwe batasobanukiwe.

    Umunsi umwe atashye avuye ku ishuri, Mahoro ahura n’umuhungu utuye hakurya y’iwabo wigize ikiraramisagara, unywa urumogi n’ibiyoga by’ibikorano kandi w’umunyarugomo bahimbye Goriyati kuko yabyirukanye ikivumba n’imbaraga. Bagihura, Goriyati atangira kumuganiriza.

    Goriyati (asuhuze Mahoro): Komera Maho! Maho…

    Mahoro (yikirize): Komera nawe! Amakuru y’iminsi?

    Goriyati: Ni meza, ariko kwiga byo byanteye ku butaka, ababyeyi barananiye.

    Mahoro: Muvandimwe, nge mbona icyabiguteye ari ukuryoherwa no gukorera amafaranga no gukunda akayoga. Goriya… guta ishuri ni umuziro mu kinyejana

    tugezemo. Utiga ubu azabaho ate? Kera abapfobyaga uburezi baravugaga ngo: “Umurimo ni uguhinga ibindi ni amahirwe!” Ubu nta masambu, nta zahabu zindi dufite zitari ukugana ishuri, tukiga dushishikaye.

    Goriyati: Wowe urivugira ntuzi ibibazo nahuye na byo! Iwacu baranywa bagasinda bakarara barwana bwacya bakambuza kujya kwiga, bakanyima n’ibikoresho by’ishuri. None nahisemo kurireka. Nge nzashakisha ubundi buzima, ibyo kwiga ashwi! Ahubwo reka twigire mu bindi.

    Mahoro: Ibindi bihe se ko iki kiganiro cyari ingenzi, waretse ngakomeza kuguhanura.

    Goriyati: Reka mwana! Sinakomeza kuganira nawe ntabanje kukubwira uko nakubonye. Uri ihoho, uri ihogoza… Burya iyo ugenda, abo unyuzeho bose bagira amerwe bifuza kukumira bunguri! Abenshi bakuziho kuribora kugera aho ubugondo bugera ingwe. Ikindi, dore watangiye gusesa uruheri mu maso kandi nta muganga wundi waguha urukingo cyangwa umuti uretse nge!

    Mahoro: Mwana wa mama, niba ugenzwa n’ayo magambo yuzuyemo uburyarya n’ubutamenya, nta cyo bizakugezaho. Iby’ibiheri mfite mu maso, ikibitera ndakizi ni imihindagurikire y’umubiri w’umuntu; twabyize mu isomo ry’Ibinyabuzima. Naho ubwiza uvuga ntibunaribwa, kandi wanahiriwe ukagira ubwo bwiza, ntiwakwigira indakoreka cyangwa ngo wishinge abadafite ibitekerezo byubaka n’umurongo w’ikerekezo kiza k’ejo hazaza.

    Goriyati (yegere gato Mahoro): Nge ibyo by’ibyerekezo sinzi iyo bigana, ahubwo reka nkubwire. (ase numwegera, amwongorere) Nakwifuje kuva kera none ndagira ngo ungerere ku ngingo disi hogoza ryange!

    Mahoro (ase n’ukutse umutima, yirase ajya imbere nk’umwambi atabaze): Murantabare mwokagira Imana mwe, murankize iki kirara! (Mahoro afumyemo, umuhungu amwome inyuma, uwo mwana w’umukobwa yigire imbere ahure n’abaporisi bari mu kazi ko gucunga umutekano, bamutangire, bamusobanuze impamvu yiruka amasigamana.)

    Abaporisi (base n’abikanze gato): Eee! Mukobwa, genda buhoro, hagarara, shyitsa umutima hamwe, tuza tukubwire.

    Mahoro (akijya gutangira kuvuga, abone cya kirara ngicyo, avugane ijwi rirenga): Dore unyirukankana, muramenye atabacika!

    Abaporisi: Eee! Hagarara sha!

    Mahoro: Ahuuu! Nari mfuye, murakoze rwose. Uyu muhungu yashakaga kumfata ku ngufu.

    Abaporisi: None se sha, iyi ngeso wayize ryari? Wa muhungu we ntuzi ko ibintu birebana n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose bihanirwa?

    Goriyati: Ndabinginze bantu b’Imana, kandi ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima, sinzongera kuyoborwa na Shitani wanyoheje uyu munsi. (Ba baporisi bahite bashaka umukuru w’umudugudu, bakoranye abaturage, bakorane na bo inama y’igitaraganya.)

    Umuporisi: Baturage b’Umudugudu wa Butangampundu, tuzi ko muri inyangamugayo ndetse n’igihe cyose tumaranye twashimaga ikinyabupfura mwatoje abana banyu, none nimutubwire, ibirura nka Goriyati uyu ni mwe bivukamo?

    Umuturage: (ahaguruke asubize): Uwo ni mwene Nyarudindiri wo hakurya hano, turamuzi, n’ababyeyi b’uyu muhungu si shyashya. Imyitwarire n’imibanire mibi byabo ni byo bimutera kwishora mu bikorwa by’urugomo.

    Umuporisi: Baturage, mumenye ko ihohoterwa ari ibikorwa cyangwa imyitwarire bigamije kugirira umuntu nabi byaba ibishingiye ku gitsina, ku bitekerezo (guhoza ku nkeke) no ku mutungo. Ikiremwa muntu kigomba kubahwa, buri muntu agahabwa agaciro. Muri iki kinyejana cy’umuvuduko w’ikoranabuhanga n’iterambere, abari bakimitse ya mvugo ngo: “Igitsina gore ni insina ngufi”, bayicikeho.

    Goriyati: (avuge atakamba, asabe imbabazi): Imbere y’iyi mbaga, ndatakamba nsaba imbabazi Mahoro namwe babyeyi. Ingeso nk’iyo nari ngiye gukinisha mpohotera Mahoro, niyemeje kutazongera guhirahira nyisubira.

    Umuporisi: Baturage, gusaba imbabazi birakwiye, reka tubyemere, ariko se uzisabwa we ntitwamutega amatwi? (Umuporisi abaze Mahoro) Maho, ushobora kubabarira Goriyati?

    Mahoro: (Atwenge): Ndamubabariye, ntazongere gushaka gukoza isoni uwitwa igitsina gore ndetse n’undi wese, kandi bibe ubwa mbere n’ubwa nyuma.

    Umuturage: (Bavugire rimwe ari benshi): Ugaruye ubumuntu sha! Kuba usabye imbabazi ni ubutwari, uramenye ntuzongere nyagucwa ibintu byarahindutse! Mahoro nawe, igihe cyose ubonye uwashaka kuguhohotera, ntugomba kubiceceka; byaba ngombwa bikabwirwa inzego z’ubuyobozi zibishinzwe, icyaha kigahanwa hakurikijwe uko amategeko abiteganya.

    Umuporisi: (Basoze inama): Baturage, turabibutsa ko Abanyarwanda twese aho tuva tukagera, tugomba kurangwa n’umuco mwiza w’amahoro. Uwo mubonye ahirahira kugira uwo ahohotera, mugatangira amakuru ku gihe. Mugomba kwatura, mukabimenyesha inzego zibishinzwe amazi atararenga inkombe. Ni ngombwa kandi kwirinda ibiyobyabwenge no gukura abana mu ishuri, mukirinda amakimbirane kuko ari bimwe mu bitera ihohoterwa. Nimugire amahoro kandi muyasohoze n’imuhira, murakoze. (Bose bishimye basezeraneho batahe..)

     4.3.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA

    Soma umwandiko “Yahabaye intwari”, ushakemo amagambo udasobanukiwe, hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1.  Simbuza amagambo atsindagiye ari muri izi nteruro andi bihuje inyito dusanga mu mwandiko.

    a)  Ubwangavu bwateye Mahoro gusesa ibishishi mu maso.

    b)  Mahoro yashakaga gukomeza kugira inama Goriyati.

    c)  Yewe! Kwiga bisa n’aho byananiye burundu.

    d)  Mahoro yatabazaga ahamagara abaturage ntibamwumva vuba.

    e)  Uyu muvandimwe umira adakanjakanje afite ikibazo cy’amenyo.

    2.   Uzurisha izi nteruro amagambo ukuye mu mwandiko

    a)  Uwariboye cyane bavuga ko yariboye kugera......

    b)  Iyo bashaka kuvuga umuntu w’ihoho, mwiza cyane bavuga ko ari.......

    c)  Iyo umuntu agiye gusagarirwa afatwa ku ngufu bavuga ko agiye gukorerwa ihohoterwa.......

    4.3.2.  Gusoma no kumva

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Yahabaye intwari”, hanyuma usubize ibibazo byabajijweho.

    1.          Tanga impamvu yatumye Goriyati ata ishuri.

    2.          Amagambo Goriyati abwira Mahoro ko ari wo muti w’ibishishi afite ishingiro? Sobanura.

    3.          Ni iki kerekana ko Mahoro ari umukobwa wihagazeho mu ishuri no mu muryango nyarwanda?

    4.          Sobanura ihohoterwa icyo ari cyo, unagaragaze ibiritera bivugwa mu mwandiko.

    5.          Muri rusange, abaporisi bafite izihe nshingano?

    6.          Erekana igikorwa kibi Goriyati yakoze uvuge n’ikindi kiza yaje gukora nyuma.

    4.3.3.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Yahabaye intwari”, hanyuma usubize ibibazo byabajijweho.

    1.          Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?

    2.          Tanga ingingo z’ingenzi n’iz‘ingereka usanga mu mwandiko.

    3.          Sobanura   uburyo    Goriyati    atari    asobanukiwe    neza    n’ubuzima bw’imyororokere.

    4.          Uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?

    IV.3.  Inshinga : Uturemajambo tw’inshinga twungirije

    4.3.1. Akano, impakanyi n’indangacyuzuzo

    IGIKORWA

    Soma interuro zikurikira witegereza amagambo atsindagiye hanyuma ugaragaze intego z’ayo magambo atsindagiye. Hera ku ntego z’ayo magambo maze ukore ubushakashatsi utahure inshoza n’ubwoko by’uturemajambo tw’inshinga twugirije ni ukuvuga uturemajambo tutari indanganshinga, indangagihe, umuzi n’umusozo. Sobanura utwo turemajambo, utanga ingero z’inshinga turimo.

    a)  Nimumushyire ibitabo by’inkuru ndende kuko akunda kubisoma.

    b)  Ntidukore nabi mutabura ibihembo byanyu.

    1.  Inshoza y’uturemajambo twungirije

    Uturemajambo twungirije ni uturemajambo dushobora kugaragara mu nshinga iyo bibaye ngombwa kugira ngo tuyihindurire inyito. Bene utwo turemajambo iyo tutagaragaye ntidusimbuzwa ø.

    2. Ubwoko bw’uturemajambo twungirije

    Uturemajambo twungirije ni akano, impakanyi, indangacyuzuzo n’ingereka.

    Muri iri somo turibada ku kano, ku mpakanyi no ku ndangacyuzuzo.

    a)  Akano (KN/TN)

    Akano ni akaremajambo kaza imbere y’indanganshinga. Hari bamwe bakita mbanza, imbanzirizangenga, imbimburiranteko, interuranteko cyangwa inyomekwambere. Izi nyito zose zihuriye ku kuba zerekana ko aka karemajambo gafata umwanya w’imbere. Utuno rero turimo amoko atatu: akaziganya, agategeka (ni) n’agahakana (si na nti).

    - Akano ni- (akano kaziganya kakanategeka)

    Akano ni- gakoreshwa iyo bateganya (kagira isaku nyejuru) cyangwa bategeka (kagira isaku nyesi).

    Nibasora : ni-ba-ø-sor-a ( akano ni kaziganya) Nubabona : ni-u-ø-ba-bon-a i→ø/-J; ( akano ni kaziganya) Nimubikore : ni-mu-ø-bi-kor-e ( akano ni gategeka)

    Ikitonderwa : «ni» y’akano itandukanye na «ni» y’inshinga nkene.

    – Akano si- (akano gahakana)

    Akano si- gakora muri ngenga ya mbere y’ubumwe mu guhakana.

     Ingero :

    Sinumva : si-n-ø-umv-a

    Sinzakwa (iriya shashi) : si-n-za-ko-a o→w/-J

    –    Akano nti- (akano gahakana)

    Akano nti: gakoreshwa mu guhakana muri ngenga zose usibye iya mbere y’ubumwe.

     Ingero:

    –      Ntimwariye: nti-mu-a-ri-ye u→w/-J

    –      Ntituziba (imisoro): nti-tu-za-ib-a a→ø/-J;

    Ntuzirengagize (amahoro): nti-u-za-ii-reng-ag-ir-y-e i→ø/-J; a→ø/-J; r+y→z

    b)  Impakanyi (imp.)

    Impakanyi ni akaremajambo gahakana ingingo ibumbiye mu nshinga. Impakanyi ni –ta-, -i- na –i-ku-.

    –  Impakanyi -ta-

    Impakanyi –ta- ni yo ikoreshwa muri rusange.

    Ingero:

    –      Kutiga (ni bibi): ku-ta-ig-a a→ Ø/-J

    –      Nimudakorana (umwete muzagawa): ni-mu-ta-Ø-kor-an-a t→d/-GR

    Impakanyi -i-

    Impakannyi -i- ikoreshwa mu ntegeko ihakana ari yo bita intarengwa.

    Impakanyi -i- ikoreshwa iyo umuzi w’inshinga utangiwe n’ingombajwi.

    Ingero:

    –      Wikinira (umupira mu busitani): u-i-Ø-kin-ir-a u→w/-J

    –      Mwivuga (ururimi tutumva): mu-i-Ø-vug-a u→w/-J

    Impakanyi -i- igira impindurantego -i-ku- ikoreshwa iyo umuzi w’inshinga utangiwe n’inyajwi.

    Ingero:

    –      Wikwandika (amakosa): u-i-ku-Ø-andik-a , u→w/-J

    –      Mwikwambara (imyenda y’ishuri mutoze): mu-i-ku-Ø-amb-ar-a, u→w/-J

    –      Ikitonderwa: Mu rwego rw’uturemajambo nti na si ni mbanza si impakanyi.

    c) Indangacyuzuzo/ Inyibutsacyuzuzo/ Indangasano y’icyuzuzo (RUZ/RSUZ)
    Indangacyuzuzo ni akaremajambo kajya mu nshinga kagasimbura kandi kakibutsa icyuzuzo k’iyo nshinga. Kibutsa ngenga cyangwa inteko by’ijambo ribereye inshinga icyuzuzo. Indangacyuzuzo ziri ukubiri: hari indangacyuzuzo zisanzwe n’indangacyuzuzo ngaruka.

    –       Indangacyuzuzo zisanzwe:

    Indangacyuzuzo zisanzwe ziboneka muri ngenga zose no mu nteko cumi n’esheshatu.

    Imbonerahamwe y’indangacyuzuzo zisanzwe

    d

    d

    e

    –      Indangacyuzuzo ngaruka

    Indangacyuzuzo ngaruka ni –ii- na -iy-. Indangacyuzuzo ngaruka -ii- ikorana n’inshinga zifite imizi itangirwa n’ingombajwi. Indangacyuzuzo ngaruka -iy- ikorana n’inshinga zifite imizi itangirwa n’inyajwi.

    Ingero z’inshinga zikoreshejwemo indangacyuzuzo ngaruka –ii- na -iy-

    d

    UMWITOZO

    Garagaza   intego  z’inshinga  zitsindagiye n’amategeko y’igenamajwi.

    a)  Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.

    b)  Wituma ibyo bikoresho mu mahanga kuko mu Rwanda tubikora.

    c)  Nuhura na Petero uzanabimwibutse.

    d)  Uzahagere bidatinze.

    Ndishimye kuko uri kumwe n’umugabo ukomeye


    4.3.2. Ingereka (GRK)

    IGIKORWA

    Soma interuro zikurikira witegereza amagambo atsindagiye hanyuma ugaragaze intego z’ayo magambo atsindagiye. Hera ku ntego z’ayo magambo maze ukore ubushakashatsi utahure inshoza n’ubwoko bw’ingereka zikorana n’inshinga.

    a)  Twakoranaga umurava tukiri bato.

    b)  Ntimwihingire nabi mutarumbya.

    c)   Amakimbirane yo mu muryango aterwa no kudashyira imbere ibiganiro.

    d)  Ntimutererane ababagana bifuza ko mubagira inama.

    Inshoza y’ingereka

    Ingereka ni akaremajambo kajya hagati y’umuzi n’umusozo by’inshinga kakayizanira ingingo nshya. Iyo umuzi wiyunze n’ingereka bibyara igicumbi gishya kikitwa intima.

    Ingereka zirimo ibyiciro bibiri: Ingereka zihora zibanziriza izindi n’ingereka zifata umwanya ubonetse wose.

    a)  Ingereka zihora zibanziriza izindi

    –    Ingereka nsubira

    Izi ngereka ziha inshinga inshoza y’igikorwa kisubiramo inshuro zirenze imwe.

     Ingereka nsubira n’ingero z’inshinga:

    f

    –       Ingereka ngirura/ ngiruka

    Ingereka ngirura ni ingereka iha inshinga inyito ibusana n’ibumbatiwe n’umuzi.

     Ingereka ngirura/ngiruka n’ingero z’inshinga:


     d

    –  Ingereka z’inyabune

    Ingereka z’inyabune ni uturemajambo dukunda kugendana ari tune akenshi tukiyomeka ku muzi utihagije (udafite inyito yumvikana) tukawuha inyito. Ingereka z’inyabune zishobora gusimburana ari enye, eshatu cyangwa ebyiri.

    Imwe mu mizi itihagije ikoresha ingereka z’inyabune ni iyi ikurikira: -han-,

    -ramb-, -hir- -ter-, -cuk-, -hag-; -bamb-; -eg-; -jand-; -gar-; -ub-; -heng-...

     Ingero z’imizi itihagije n’ingereka z’inyabune

    d

    Ingereka ngirika

    Ingereka ngirika ivuga ko igikorwa kibumbatiwe n’igicumbi k’inshinga gishoboka cyangwa se kitaruhanyije kugerwaho.

     Ingereka ngirika n’ingero z’inshinga

    d

    b)   Ingereka zifata umwanya ubonetse wose.

    –    Ingereka ingirana: -an-

    Ingereka ngirana -an- ifite ingingo y’ibanze yo gukorera icyarimwe.

    Ingero:

    Gukundana: ku-kund-an -a Gukorana: ku-kor-an-a k→ g/-GR

    –  Ingereka ngirira: -ir-

    Ingereka ngirira -ir- ifite ingingo y’ibanze yo gukora mu mwanya w’undi.

    Ingero:

    Gukinira: ku-kin-ir-a k→ g/-GR Gukorera: ku-kor-ir-a k→ g/-GR i→ e/Co-

    –    Ingereka ngirisha: -ish-/-sh-

    Ingereka ngirisha -ish-/-sh- igira inyito y’ibanze yo kwifashisha ikintu ukora ikindi.

    Ingerka -sh- ikorana gusa n’imizi y’imvugwarimwe mu gihe ingereka -ish- ikorana n’imizi isanzwe.

    Ingero:

    Guhingisha: ku-hing-ish-a k→ g/-GR Gukosha: ku-ko-sh-a k→g/-GR

    –    Ingereka ngiza: -y-

    Ingereka ngiza -y- igira inshoza y’ibanze yo gutera ikintu kubaho cyangwa kugitegeka.

    Ingero:

    Gukubuza: ku-kub-ur-y-a r+y→ z k→ g/-GR Kubyaza: ku-byar-y-a r+y→ z k→ g/-GR

    –    Ingereka ngirwa: -w-/-bw-

    Ingereka ngirwa yerekeza amaherezo y’igikorwa kuri ruhamwa aho kuyerekeza ku cyuzuzo.

    Ingereka -bw- ikorana n’imizi y’imvugwarimwe mu gihe ingereka -w- ikorana n’imizi isanzwe.

    Ingero:

    Gukubitwa: ku-kubit-w-a k→ g/-GR 

    Kwigwa: ku-ig-w-a u→ w/-J 

    Gukobwa: ku-ko-bw-a k→ g/-GR

    Gutabwa: ku-ta-bw-a k→ g/-GR

    IMYITOZO

    1. Tahura inshinga ziri mu nteruro zikurikira, ugaragaze intego zazo n’amategeko y’igenamajwi.

    a)  Muzamumbwirire rwose ntazampemukire.

    c)  Wikwikorera ibyo bintu byose utavunika.

    d)  Witumiza ibintu mu mahanga.

    e)  Nubona na Kabanyana uzanabimwibutse. f) Uzahampingishirize bidatinze.

    2. Kora interuro irimo inshinga itondaguye igaragamo uturemajambo twose uko ari umunani. Sesengura iyo nshinga ugaragaze uturemajambo twayo maze uvuge amazina yatwo.

    IV.3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Ugendeye ku mabwiriza agenga ihangamwandiko, hanga umwandiko ntekerezo w’imrongo mirongo itatu, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gukumira amakimbirane ni imwe mu ngamba zo kugera ku iterambere rirambye”

    d

    IV.4. Isuzuma risoza umutwe wa kane
    Umwandiko: Gukumira no kurwanya jenoside

    Iri jambo “jenoside” ryakoreshejwe bwa mbere mu 1944, igihe habaga amarorerwa yibasiye Abayahudi i Burayi. Jenoside rero ryahawe ubwicanyi ndengakamere bugamije kurimbura imbaga y’abantu bafite icyo bahuriyeho gishobora kuba: ubwoko, idini, akarere, isura, ibara ry’uruhu, igitsina, ubwenegihugu, inkomoko, ururimi, ibitekerezo bya poritiki n’ibindi. Hashyirwa mu bikorwa umugambi uba warateguwe. Icyo cyaha kidasanzwe cyashyizwe mu mategeko mpuzamahanga mu 1948, nk’icyaha gitandukanywa n’ibindi byaha by’ubwicanyi kubera umugambi n’ubushake bwo kurimbura abantu bazira icyo bari cyo. Jenoside itegurwa na Leta kuko ari yo yonyine ifite uburyo n’ubushobozi bwo gufata ikemezo cyo kurimbura itsinda ry’abantu. Mu bihe bisanzwe, uwafata icyo kemezo Leta itabishyigikiye yamuhagarika, ikarengera abaturage ishinzwe kurinda. Jenoside ni icyaha kidasaza, gihanirwa aho ari ho hose ku isi. Umuntu yakwibaza ati: “Jenoside ishoboka ite? Ni izihe ngamba zafatwa mu kuyikumira no kuyirwanya?”

    Hari abashakashatsi banyuranye banditse kuri jenoside, ariko hano turavuga ku mushakashatsi Geregori Sintato (Gregory Stanton). Mu gitabo ke yise “What is genocide?”, umushakashatsi ku bumenyi bwa jenoside n’uburyo bwo kuyirwanya, Geregori Sintato (Gregory Stanton) ukomoka muri Amerika, ni we washyize ahagaragara intambwe zinyuranye jenoside inyuzwamo kugira ngo ishoboke. Ni ngombwa kumenya ibiranga buri ntambwe kugira ngo umenye uko wayikumira n’uko wayirwanya.


    Mbere ya byose, abategura jenoside batandukanya abaturage, bakabacamo íbice bibiri «Twe» na «Bo» bagendeye ku bwenegihugu, ubwoko, inkomoko cyangwa imyemerere. Muri iki gikorwa, abategura jenoside bagerageza kumvisha abaturage ko kubacamo ibice nta cyo bitwaye kandi ko nta ngaruka bifite. Ariko mu by’ukuri bo baba bazi impamvu yabyo n’icyo bashaka kuzageraho.

    Nyuma yo gucamo abaturage ibice, buri tsinda rihabwa izina ryihariye, rikagenderwaho babatandukanya n’abandi badahuje itsinda. Ibi bigashimangirwa n’inyigisho z’urwango zirushaho gutandukanya amatsinda yombi, kugeza ubwo itsinda ryibasiwe, rifatwa nk’umwanzi mu muryango ribarizwamo.

    Nyuma yo gutandukanya amatsinda no kuyaha amazina yihariye kuri buri tsinda, itsinda ryibasiwe ritangira kwamburwa ubumuntu, abarigize bakagereranywa n’ibikoko.

    Ku rwego rwa kane, abategura jenoside barangwa n’ibikorwa bitandukanye bitegura ishyirwa mu bikorwa ryayo. Hategurwa, hakanigishwa abazayikora, hagashakwa ibikoresho bizifashishwa.

    Ku rwego rwa gatanu, abategura jenoside batangira kwibasira abatagira aho babogamiye, batabyumva kimwe na bo; kugira ngo bitazababuza gushyira mu bikorwa umugambi wabo wa jenoside.

    Hakurikiraho kugaragaza abagomba kwicwa, hagakorwa urutonde rwabo. Nyuma yo gukora urutonde rw’abagomba kwicwa, hakurikiraho kubica hagamijwe kumaraho abagize itsinda runaka.

    Nyuma yo gushyira mu bikorwa jenoside, iteka abayikoze ntibaba bemera ibyaha bakoze. Nibwo usanga barangwa no guhakana ibyabaye, bagahisha ukuri, bakibasira abatangabuhamya n’ibindi byose, bagamije kuburizamo ibimenyetso bituma umugambi wabo umenyekana n’uburyo wateguwe.

    Kugira urukundo rwa mugenzi wawe no kumva ko abantu ari ibiremwa by’Imana ni yo ntwaro ya mbere yo kwirinda no gukumira jenoside. Ni ngombwa kwamagana ubuyobozi bucamo abaturage ibice bubumvisha ko atari bamwe. Mu mategeko ahana ya buri gihugu, hakwiye gushyirwamo itegeko rihana umuntu wambura mugenzi we ubumuntu amwitiranya n’inyamaswa cyangwa amuha andi mazina agamije kumutesha agaciro. Abayobozi b’igihugu n’ab’imiryango mpuzamahanga bakwiye kwamagana no guhana ababiba inzangano n’amacakubiri, babicishije mu biganiro mbwirwaruhame no mu bundi buryo bunyuranye bw’isakazamakuru.

    Mu kurwanya jenoside, Umuryango w’Abibumbye “UN” ugomba gukumira igurwa ry’intwaro ku bihugu no ku baturage bagaragaweho umugambi

    mubisha wa jenoside, bakanafatirwa ibihano mpuzamahanga. Ni ngombwa kandi gutangaza ibihugu byagaragaweho itegurwa rya jenoside no gushyiraho ingabo mpuzamahanga zo gutabara mu maguru mashya abibasiwe na jenoside. Birakwiye kandi guca umuco wo kudahana, abakoze jenoside bagacirwa imanza aho baba baherereye hose.

    Muri make, uruhare rwa buri muntu mu gukumira no kurwanya jenoside, ni ukwamagana abagifite ingengabitekerezo ya jenoside no guhana abayitsimbarayeho.

    Kurangwa n’imitekerereze, imyumvire, imikorere n’imyitwarire izira ivangura iryo ari ryo ryose mu bikorwa bya buri munsi, twubahiriza uburenganzira bwa muntu bwo kubaho, kumvwa no gukemurirwa ibibazo no kwemera ibitekerezo bitandukanye.

    Ni ngombwa kandi gutoza abana n’abo tubana kubahiriza uburenganzira bw’abandi no kwirinda ivangura n’amacakubiri aho ava akagera.

    Bifatiye ku bya Geregori Sintato (Gregory Stanton), 1944, What is genocide?

    I.  Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1.          Jenoside ni iki?

    2.          Intambwe jenoside inyuramo kugira ngo igerweho ni zingahe? Zivuge uzikurikiranyije.

    3.          Vuga nibura uburyo butatu bwo gukumira jenoside bugaragara mu mwandiko.

    4.          Ni iyihe nama wagira buri muntu mu rwego rwo kwirinda no kurwanya jenoside?

    5.          Garagaza uburyo bunyuranye bwo gukumira no kurwanya jenoside butavuzwe mu mwandiko.

    6.          Garagaza ingingo z’ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko.

    II.   Ibibazo by’inyunguramagambo
    1.     Sobanura amagambo akurikira:

    a)  Ubumuntu

    b)  Guta agaciro

    c)  Umugambi mubisha

    d)  Guhana umugambi

    2.  Koresha amagambo akurikira mu nteruro ku buryo wumvikanisha icyo asobanura: ubumuntu, kwibasira, agaciro.
    3.  Simbuza   amagambo   atsindagiye   impuzanyito   zayo   ziri    mu mwandiko.

    a) Ni ngombwa gutabara abantu bibasiwe na jenoside bidatinze.

    b) Mudacogora yaboneranywe n’abajura.

    III.  Ikibonezamvugo

    1.   Inshinga isanzwe itondaguye igira uturemajambo tw’ibanze tungahe? Tuvuge.

    2.  Erekana   uturemajambo   twungirije    inshinga   igira?    Ese   inshinga itondaguye igira uturemajambo tungahe? Andika amazina yatwo.

    3.   Hari ubwoko bungahe bw’ingereka mu nshinga itondaguye?

    4.   Sesengura inshinga itondaguye ugaragaza amazina y’uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi yakoreshejwe.

    a)  Kamanzi ati: “Mu bucuruzi bwange, nkoresha abantu benshi”.

    b)  Ese Petero arakishonjesha iyo bamubwiye kujya mu mirimo isaba ingufu

    c)  Za ngabo zaracumbukuye, ubu zigeze hakurya ya Nyabarongo.

    d)  Kera Abanyarwanda bamesheshaga imigwegwe. Ese ubu baracyakora batyo?

























     


















































     






















































  • UMUTWE WA 5 KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

          Gusesengura umwandiko ku bihumanya ikirere agaragaza ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.

    –      Guhanga umwandiko ku nsanganyamatsiko yahawe.

    –      Kwandika interuro agaragaza ubutinde n’amasaku.

    IGIKORWA CY’UMWINJIZO

    Ku bwawe urumva hakorwa iki ngo ikirere kidahumana? Garagaza uruhare rwa muntu mu kubungabunga ibidukikije n’uburyo buboneye bwo kurinda ikirere.

    V.1. Umwandiko: Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe
    F

    Ibidukikije bikubiyemo ibice bibiri, birimo ibidukikije kamere umuntu atagizemo uruhare

    nk’imisozi, inyoni, ibirunga, ibiyaga karemano, inzuzi karemano n’ibindi. Hari kandi n’ibiva ku bikorwa bya muntu, birimo urusobe rw’ibinyabuzima, ibikorwa by’ubukungu n’imibereho y’abantu, ibirebana n’umuco, ubwiza ndetse n’ubumenyi bishobora kugira ingaruka ziziguye cyangwa zitaziguye, ku majyambere y’ahantu, ku binyabuzima no ku bikorwa by’umuntu. Mu bibangamira ibidukikije twavuga nk’ibyangiza ikirere bigatera imihindagurikire y’ibihe. Nubwo inganda zikenewe kugira ngo habeho iterambere ariko ibyotsi biva mu nganda bicucumuka bijya mu kirere bikacyangiza. Biriya byotsi byose bibi biva mu nganda ni byo byangiza igice k’ikirere kigabanya ubukare bw’imirasire y’izuba itugeraho ku isi hakaba imihindagurikire y’ibihe ishobora kuba intandaro y’amapfa. Ibyotsi bihumanya ikirere ntibiva mu nganda gusa. Nta wakwirengagiza ko ibinyabiziga, ubwato n’indege bikoresha amavuta, risansi na mazutu bisohora ibyotsi bihumanya ikirere.

    Ni ngombwa kugabanya imodoka zicucumura ibyotsi byangiza ikirere no gukoresha mu nganda ikoranabuhanga rikuraho ikoreshwa ry’inkwi cyangwa ibikomoka kuri peterori, ahubwo bagashishikarira gahunda zibungabunga ibidukikije. Gutema amashyamba na byo biri mu bigira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije. Ibyotsi byanduye biva mu nyanja biyungururwa n’amashyamba ntibishobore gukomeza ngo byangize ikirere. Iyo nta mashyamba ahari birakomeza bikajya kwangiza ikirere ku buryo na byo bigira uruhare runini mu mihindagurikire y’igihe. Abashakashatsi bagiye bashaka uburyo bayobya imiyaga imwe n’imwe ikomoka mu nyanja maze ugasanga na bo bateje imihindagurikire y’ibihe. Ubusanzwe iyo miyaga igira gahunda yayo itera imvura kugwa ku mugabane uyu n’uyu n’igihe iki n’iki.

    Ubwo bushakashatsi rero buvanze n’ibyuka binyuranye byoherezwa mu kirere bitera ibihe guhindagurika mu buryo budasobanutse igihe abantu bari biteze imvura bakayibura, yanagwa ikaza itunguranye. Ibyo byose bidindiza iterambere kubera ko bikurura amapfa inzara igasizora. Umuntu mu bikorwa bye yakagombye kumenya ko kwibasira amashyamba n’ibimera ari uguta abatuye isi mu kangaratete. Amashyamba afite akamaro kanini mu buzima bw’abantu. Ayungurura umwuka duhumeka kandi akanabika urundi rusobe rw’ibinyabuzima nk’inyamaswa, inyoni n’ibindi. Ibihugu byinshi birwana urugamba rukomeye rwo kugaragaza ubuhangange, bigacura ibisasu bya kirimbuzi byoreka imbaga bikarimbura amazu n’imisozi. Ibi bisasu biri mu bya mbere byangiza ikirere, aho byasibaniye ubuzima bukaba ingume. Abahanga bemeza ko ahantu habaye isibaniro ry’ibitwaro bya kirimbuzi, abagore baho baba bashobora kubyara abana babura ingingo zimwe na zimwe kubera ubumara buba bugize ibyo bisasu buba bwarakwirakwiriye mu mwuka bahumeka.

    Kwita ku bidukikije byaba karemano cyangwa ibyakozwe n’abantu ni inyungu ya buri wese kuko iyo utabyitayeho byo biraguhana kuko uko byamera kose bizana ingaruka za vuba cyangwa zitinze, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Ni ahacu kwita no ku guharanira kurengera ibidukikije kuko kubyitaho ari uguharanira iterambere rirambye rizira ingaruka zitandukanye zatezwa no kubyangiza.

    5.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA

    Soma umwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1.   Uzuza izi nteruro ukoresheje amagambo yakoreshejwe mu mwandiko:

    a)  Iyo ibidukikije byibasiwe, abantu basigara mu…………………………

    ba

    1. Simbuza amagambo yanditse mu mukara tsiri impuzanyito zayo ziri mu mwandiko.

    a)  Twabonye imyambi y’izuba tumenya ko bukeye.

    b)  Imyuka isohorwa n’inganda yanduza ikirere.

    ki

    Andika neza interuro zikurikira wifashishije ubutinde n’amasaku kandi ugabanye ibimenyetso

    a)  Mu muco nyarwanda kirazira gukora ubushakashatsi wangiza ibidukikije.

    b)  Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kubungabunga ahantu nyaburanga.

    c)  Ibyotsi biva mu nganda n’imodoka bihungabanya ibinyabuzima n’umwuka duhumeka.

    d)  Iby’iki gihe bisaba gusigasira ubuzima bwacu.

    e)  Nyiri ibyago ni rubanda rugufi rutazi iby’umutungo kamere.

    cwa n’inzara.

    b)   Ibihumanya ikirere bitera amapfa kubera ko ibimera byuma hakabaho…  imvura ikabura.

    c) ….................... afite akamaro ku kuyungurura umwuka duhumeka

    no kubika urusobe rw’ibinyabuzima.

    d)Ibihugu byateye imbere bicura ibitwaro bya kirimbuzi kubera kurwanira………………….

    2.  Koresha aya magambo mu nteruro wihimbiye.

    a)  Ubumara

    b)  Amapfa

    c)  Ibidukikije

    d) Ikirere
    5.1.2.  Gusoma no kumva umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe”maze usubize ibibazo bikurikira:

    1.   Mu mwandiko batubwira ko ibidukikije birimo ibice bingahe?

    2.   Ni ibiki bibangamira ibidukikije bivugwa mu mwandiko?

    3.   Sobanura uburyo inganda zishobora gutera imihindagurikire y’ibihe.

    4.   Ni izihe ngamba zafatwa kugira ngo ibinyabiziga bitangiza ikirere?

    5.   Sobanura uburyo gutema amashyamba bitera imihindagurikire y’ibihe.

    6.   Ni gute ubushakashatsi na bwo bushobora kugira uruhare mu mihindagurikire y’ibihe?

    5.1.3.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Ikirere n’imihindagurika ry’ibihe” maze usubize ibibazo bikurikira:

    1.  Garagaza ibindi bintu bitavuzwe mu mwandiko ubona byahumanya ikirere.

    2.  Garagaza ingingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko.

    3.  Huza ibivugwa mu mwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe” n’ubuzima busanzwe ubamo.

    4.  Ni ubuhe buryo bwiza bwo kubungabunga ibidukikije?

    UMWITOZO

    Ushingiye ku mabwiriza y’ihinamwandiko, hina umwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe” mu mirongo icumi.

    V.2. Amasaku mbonezanteruro

    IGIKORWA

    Soma interuro zikurikira wubahiriza ubutinde n’amasaku, hanyuma usubize ibibazo byazibajijweho.

    a) Ikirêerê n’ûmwuûka duhuumêeka byaangiizwa n’îibyôotsi.

    b) Umugorê n’ûmugabo barafâtanya mu kurêengera ibidûkiikije. c)Karaangwâ yahûguuye abatûuranyi bê kuu ngârukâ z’aâko kaânya

    cyâangwâ zizigûye zikomôoka ku kwâangiiza amashyaamba.

    d)Muu nzêego z’ûbuyobozi biitoondera ibyaâkwaanduza umwuûka mwiizâ`Ibibazo

    1.    Mukurikije imivugirwe y’izo nteruro murumva ari ayahe masaku yaje mu myanya atari asanzwemo? Kubera iki?

    2.    Mukore ubushakashatsi mutahure inshoza y’amasaku mbonezanteruro, mugaragaze impamvu amagambo agenda ahindura amasaku kamere iyo ari mu nteruro.

    3.    Mushake andi masaku mbonezanteruro atagaragajwe muri izo nteruro.

    Inshoza y’amasaku mbonezanteruro

    Amasaku mbonezanteruro ni amasaku avuka iyo ijambo rihinduye isaku kamere ryari rifite bitewe n’ubwoko bw’ijambo biri kumwe mu nteruro. Mu nteruro amagambo agenda ahindura amasaku kamere bitewe n’uko yakoreshejwe. Hari amoko y’amagambo atuma habaho imihindagurikire y’amasaku. Ayo ni nk’ibyungo na na nka, ndetse n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a.

    1.   Amasaku mbonezanteko ashingiye ku byungo cyangwa ku binyazina ngenera.

    a)   Iyo ijambo rikurikira icyungo cyangwa ikinyazina ngenera ridafite isaku nyejuru muri kamere yaryo, amasaku yaryo ntahinduka. Ibyo ariko bishoboka iyo iryo jambo ridatangiwe n’inyajwi.

    Ingero:

    –      Ishyaamba ryiitaabwahô na Mugisha.

    –      Kanyâna na Kagabo bafatanya kuriinda ibihûmaanya ikirêerê.

    –      Umukôro wa Mugabo.

    b)   Ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ijambo ridatangiwe n’inyajwi, gihita kigira ubutinde, kereka iyo ijambo gisobanura riri mu nteko 1, 3, 4, 6, 9.

    Ingero:

    –      Abâana baa Nkûbito biîtabiiriye umugaanda wô gutêera ibitî

    –      Ageendana na Cyûuma.

    –      Mukuungwâ na Ntâruka bireegeranye.

    c)  Iyo icyungo cyangwa ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ijambo rifite isaku nyejuru ku mugemo wa kabiri, iryo saku nyejuru riri kuri wa mugemo wa kabiri ryimukira ku mugemo wa mbere w’iryo jambo.

    Ingero:

    –      Saavê ituuwe nka Kîbuungo.

    –      Umukôro wa Mûtesi

    d)     Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi -a, bikurikiwe n’izina ridafite indomo, ariko rifite isaku nyejuru ku mugemo wa gatatu, iryo zina rifata isaku nyejuru ku mugemo waryo wa mbere.

    Ingero:
    –        Kiizâ na Mûgorê baravûukana.

    –        Umujyî wa Kîgalî urasukuuye.

    e)  Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi -a bi- kurikiwe n’izina ridafite indomo, ku mugemo wa kabiri rifite isaku nyesi nyejuru, iryo saku rirahaguma, umugemo wa mbere na wo ugafata isaku nyejuru.

    Ingero:

    –      Inzu ya Kâriîsa sî iy’îbyaâtsi.

    –      Kamaâri yiigiisha nka Mûhiîre kubûungabuunga ibidûkiikije.

    f) Buri gihe iyo ibyungo “na” na “nka”n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi

    - a bikaswe bikurikiwe n’izina ritangiwe n’indomo, iyo ndomo itangira iryo zina ihita ifata isaku nyejuru.

    Ingero:

    –      Umugorê n’ûmugabo

    –      Abâana b’âbakoôbwa)  

    g) Buri gihe iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a bikaswe bikurikiwe n’izina rifite isaku nyejuru cyangwa nyejuru nyesi ku mugemo wa kabiri, bituma indomo y’iryo zina igira isaku nyejuru nyesi.

    Ingero:

    –      Afatwa nk’îintwâari.

    –      Miniisîtiri w’îintêbe yasuuye/yasûuye Icyaânya cy’Âkagêra

    h)  Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a bikaswe bikurikiwe n’ikinyazina nyereka, icyo kinyazina nyereka gifata isaku nyesi nyejuru ku nyajwi ibanza.

    Ingero:

    –      Abatô bageendana n’iîki gihe.

    –      Yiitwaara nk’aâba babyêeyi bê.

    –      Guhumaanya ikirêerê biteeza ingârukâ z’aâko kaânya.

    2.   Amasaku mbonezanteruro adashingiye ku byungo cyangwa ku binyazina ngenera.

    a)  Ikinyazina mbanziriza gihorana isaku nyejuru ku gicumbi cyacyo.

    Ingero:

    –      Uwô mvugâ yaaje.

    –      Ibyô akorâ birakwîiye.

    b)  Indangahantu ho, yo, mo/mwo bifatana n’inshinga n’akajambo ko bifata buri gihe isaku nyejuru.

    Ingero:

    –      Si bavuzê.

    –      Yagiiyeyô.

    –      Namuboonyemô/ Namûboonyemô.

    b) Inshinga mburabuzi “ni /si” ikoreshejwe mu nteruro buri gihe ifata isaku nyejuru. Nyamara iyo itangiye interuro iryo saku riratakara.

    Ingero:

    –      Amasuunzu amasakâ.

    –      Uwô nshâakâ uwo.

    –      Ni umwâana nk’âbaândi.

    –      Si nge ujyayô.

    d) Indangahantu “i ” na yo ishobora guhindura amasaku kamere y’amagambo.

    Ingero:

    –      Saavê

    –      Avuuka i Sâavê.

    e)  Iyo mu nteruro hakoreshejwe ibyungo “no” na “nko” n’ibinyazina ngenera

    bifite igicumbi –o, bifata isaku nyejuru.

    Ingero:

    –      Kunywâ kuryâ birajyaana.

    –      Umurimâ guhîinga nî uwo.

    –      Iyo nyâna gukwâ nî iyi.

    f) Impakanyi (ta) igira isaku nyejuru kandi ntigira integuza ndetse ntishobora na yo kuba integuza.

    Ingero:

    –      Kukorâ biravûna.

    –      Kuzâajya bizaatubabaza.

    UMWITOZO

    Soma neza kandi wandike izi nteruro ugaragaza ubutinde n’amasaku ugabanya ibinyetso:

    a)  Gutera ibiti biranga umuturage w’ibikorwa by’impuhwe n’ineza.

    b) Iterambere rirambye turigezwaho no kurinda ikirere ibigihumanya.

    c)   Ni ngombwa kugabanya ibyotsi biva mu modoka n’ikoreshwa ry’inkwi.

    d)  Kagabo na Mutoni bahawe igihembo kuko bafashe neza ibidukikije.

    e)Nyiri amahirwe amenya iby’imihindagurikire y’ibihe.

    V3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Ugendeye ku mabwiriza y’ihangamwandiko, hanga umwandiko ufite uburebure buri hagati y’imirongo mirongo itatu na mirongo ine ku nsanganyamatsiko ivuga ku bihumanya ikirere.

    Ubu nshobora:

    –      Gusesengura umwandiko ku nsanganyamatsiko zivuga ku bihumanya ikirere.

    –      Guhanga umwandiko ku nsanganyamatsiko zivuga ku bihumanya ikirere.

    Kwandika interuro ngaragaza ubutinde n’amasaku.

    Ubu ndangwa no:

    –      Gushishikariza abandi kubungabunga ibidukikije birinda kwangiza ikirere.

    -      Gushishikarira gusoma no kwandika interuro n’izindi nyandiko nubahiriza ubutinde n’amasaku.

    V.4.  Isuzuma risoza umutwe wa gatanu

    Umwandiko: Ibidukikije, inkingi y’ubuzima

    Kuva kera na kare, umuntu azi ko yarazwe kuba umutware w’isi. Yahawe ubwenge bwo kuyigenga no kwifashisha ibidukikije mu mibereho ye ya buri munsi. Uko amajyambere agenda yiyongera ni ko ikitwa umutungo kamere twasigiwe n’abakurambere bacu ugenda ukoreshwa rimwe na rimwe neza cyangwa nabi hirengagijwe abavuka uko bwije n’uko bukeye. Byumvikana bite ukuntu ba rutwitsi bagambirira guhindura isi yacu ubutayu? Ba gashozantambara bahora mu myiyereko yo kugerageza ibitwaro byabo bya kirimbuzi kandi bijunditse ubumara, bazi ko byangiza ikirere? Abanyenganda zitandukanye bagira batya bagasuka, bakajugunya imyanda ivuye mu nganda, mu nzuzi no mu biyaga cyangwa, bazi ko nta cyo bitwara? Uretse n’ibyo, ibyotsi biva muri izo nganda bihumanya ikirere cyacu bikatugiraho ingaruka.

    Muntu yagombye kumenya ko kwibasira ibidukikije harimo ibimera n’amashyamba ari uguta abatuye isi na we atiretse mu kangaratete. Ibimera bifite akamaro kanini mu buzima bw’abantu. Uko tubizi, ibimera biyungurura umwuka duhumeka. Igihe isi dutuye izaba yabaye ubutayu nka Sahara, ikirere cyuzuye umwuka uhumanye udashobora kuyungururwa, iherezo ry’abatuye isi rizaba irihe? Abahanga mu bumenyi bw’amashyamba bemeza ko adufitiye akamaro kanini kuko atuma imvura igwa, atuma duhumeka umwuka mwiza, arwanya n’isuri. Kuki abantu biyibagije ya mvugo igira iti: “Nutema kimwe uge utera bibiri!” Abacukura amabuye y’agaciro bakarimbura ibimera, bumva bitaniye he no gutema ishami ry’igiti wicayeho?

    Ni ukuri gutera imbere ntawubyanze; ntiwahagarika inganda, gucukura amabuye y’agaciro, gukoresha ibinyabiziga utirengagije ubwato n’indege bikoresha amavuta, risansi ndetse na mazutu. Iri terambere duharanira twese kugeraho rijyana n’ingaruka zitandukanye. Umwotsi wa moteri z’ibinyabiziga byarondowe harimo n’ibisohorwa n’inganda bigira uruhare mu kutwangiriza ikirere.

    Kwandura kw’ikirere bijyana no kwandura k’umwuka. Kubera ko umwuka ugira uruhare mu kugena ibihe by’imvura n’izuba, urumuri, ubushyuhe cyangwa ubukonje bikaboneka mu rugero rushimishije nubwo hari aho 

    bikabya; umwuka wanduye, uhumanye utuma ibihe bigenda bihindagurika, abahinze imyaka bakabura imvura bakarumbya, izuba rigacana imisozi ikaka, ibimera n’amashyamba bikaba umuyonga, abantu, inyamaswa n’amatungo bikarimbuka. Biriya byuka byose bibi ni byo byangiza igice k’ikirere kigabanya ubukare bw’imirasire y’izuba itugeraho ku isi; abahanga mu bumenyi bw’isi icyo gice bakita “ozone”. Kera iyo amapfa cyangwa umwuzure yafataga igihe kirekire, abantu barasuhukaga bakajya guhahira iyo byeze. Ikibazo kiriho, ubu kubona aho ingaruka z’iterambere ritaragera biragoye; ikiriho ni ugufata ingamba.

    Kubungabunga ibidukikije ni bwo buryo bwiza bwo kugira ngo bisugire. Abayobozi b’Igihugu muri poritiki nziza yo kubungabunga ibidukikije, hashyizweho ikigo k’Igihugu gishinzwe kubibungabunga. Mu mpande zose z’Igihugu, ku bigero byose by’abantu bajijurirwa akamaro k’ibidukikije hakoreshejwe abafashamyumvire, bafatanyije n’abashinzwe gufata neza ubutaka, imiturire no kurengera ibidukikije. Nihadashyirwamo ingufu ngo buri wese ahagurukire kubungabunga ibidukikije Imana yaduhayeho impano ngo muntu abigenge, bizatuma isi igenda irushaho gusatira iherezo ry’ubuzima. Abemeza ko amazi atari amazi gusa ahubwo ari n’ubuzima ntibibeshye.

    I.  Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1.          Garagaza akamaro k’ibimera.

    2.          Andika ibintu byangiza ikirere.

    3.          Ni irihe sano rigaragara hagati yo kwandura kw’ikirere n’umwuka?

    4.          Hari icyo ubutegetsi bw’Igihugu bwakoze mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije? Sobanura neza igisubizo cyawe.

    5.          Buri wese mu batuye iyi si arasabwa iki?

    6.          Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?

    II.   Ibibazo by’inyunguramagambo

    1.  Sobanura amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko

    a)  Umutungo kamere

    b)  Kujundika ubumara

    c)  Imirase

    d)  Gusugira

    e)  Uruganda

    2.  Huza amagambo yo mu ruhushya A n’ibisobanuro byayo biri mu ruhushya B

    D

    1. Simbuza amagambo yanditse mu mukara tsiri impuzanyito zayo ziri mu mwandiko.

    a)  Twabonye imyambi y’izuba tumenya ko bukeye.

    b)  Imyuka isohorwa n’inganda yanduza ikirere.

    III.   Ikibazo ku butinde n’amasaku

    Andika neza interuro zikurikira wifashishije ubutinde n’amasaku kandi ugabanye ibimenyetso

    a)  Mu muco nyarwanda kirazira gukora ubushakashatsi wangiza ibidukikije.

    b)  Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kubungabunga ahantu nyaburanga.

    c)  Ibyotsi biva mu nganda n’imodoka bihungabanya ibinyabuzima n’umwuka duhumeka.

    d)  Iby’iki gihe bisaba gusigasira ubuzima bwacu.

    e)  Nyiri ibyago ni rubanda rugufi rutazi iby’umutungo kamere.

    IV.  Ihangamwandiko

    Hitamo insanganyamatsiko imwe maze uyiramburemo umwandiko w’imiringo mirongo itatu (30).

    a)  Kubungabunga ibidukikije ni inkingi y’ubuzima buzira umuze.

    b)  Kurwanya ibihumanya ikirere ni inshingano ya buri wese.
















































  • UMUTWE WA 6 GUKUNDA IGIHUGU

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    –      Gusesengura umwandiko ku kurwanya ruswa n’akarengane atahura ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.

    –      Gukora inyandikomvugo y’inama

    Gusesengura amazina y’amatirano agaragaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi.

    IGIKORWA
    CY’UMWINJIZO

    Ukurikije uko uzi ingaruka za ruswa n’akarengane ni iki wakora kugira ngo uwo muco mubi ucike burundu mu Gihugu. Sobanura uruhare rwawe nk’urubyiruko mu guca ruswa n’akarengane.

    VI.1. 
    Umwandiko: Ntumpeho

    D

    Ni mucyo twambare, twambarire Kuba imena.

    Gewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere. Nushaka unkurikire, mu runana

    Rw’imihigo,

    Turishinge turahire, yuko Tuzahora

    Dukunda ibyiza: ubutabera n’amahoro Urukundo n’ubupfura; ubukire Bwanga ibyo ndabugaya

    Ntumpeho

     1.  Nuteranya abuzuye,

    Ubwo uratata nturi imfura. 

    Niba uhora utanya amoko 

    Ngo abantu bamashane, 

    Nusumbanya n’uturere

    Uribagire wifashe, 

    Ntumpeho.

    2.  Niba utunzwe na ruswa 

    Ukura mu baturage,

    Niba useka uwabuze hirya,

     Akabura no hino,

    Niba uneguza amazuru 

    Ukazura umugara, 

    Ntumpeho.

    3.  Niba ishyari rikuzonga 

    Ugatera urubwa ukize, 

    Ugashengurwa n’agahinda 

    Iyo ubonye abahiriwe,

    Urwo rutoke uhonda urundi
    Rubuze mo ubupfura
    Ntumpeho

    4.  Niba unebwa ntukore

    Ngo uzatungwa no gusaba, 

    Niba unyereza ibyo ushinzwe, 

    Ngo ubwo urirwanaho, 

    Urateshuka inzira y’intore.

    Ubwo uri umunyoni mubi, 

    Ntumpeho.

    5.  Niba ushinzwe imbaga, 

    Ukikundira mo bamwe, 

    Uwakugabiye ntumukunda 

    Uramugambanira.

    Uraca uduco kandi ashaka 

    Ko ureba udasumbanya, 

    Ntumpeho.

    6.  Niba uri umukobwa 

    Ukishinga abagushuka, 

    Niba se uri umuhungu 

    Ugashirira mu maraha,

    Urasenya urwo wari gushinga 

    Ugashengera utambaye, 

    Ntumpeho.

    7.  Umuco mwiza wa kureze, 

    Ntugatume udindira.

    Mu by’abandi jya utora ibyiza, 

    Ibifutamye ujugunye.

    Niba urabukwa iby’abandi 

    Ugata n’urwo wambaye 

    Ntumpeho.

    (Umuhanzi: RUGAMBA Sipiriyani)

    6.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA

    Soma umwandiko “Ntumpeho”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1.  Koresha buri jambo mu magambo akurikira mu nteruro yumvikanisha icyo risobanura:

    a)  Imena

    b)  Imihigo

    c)  U

    6.1.2.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    bupfura

    d)  Ugashengurwa

    e)  Umunyoni

    Igihe umuntu ategura inama isanzwe, agomba kwita cyangwa gutekereza ku ntego zayo; icyo inama izaba igamije, icyo izageraho na gahunda y’ibizigirwamo. Ni yo mpamvu agomba gutegura ibikoresho bizamufasha kuyinoza. Bimwe mu bigomba kwitabwaho ni ibi bikurikira:

    –      Gutegura aho inama izabera mbere, hakurikijwe umubare w’abazayizamo.

    –      Gutegura icyumba k’inama (intebe, ameza ndetse no kuhagirira isuku) ukurikije aho abazaza mu nama bazicara nko mu ishuri, ku ruziga, ku gice cy’uruziga n’aho abayobozi bicara.

    –      Guteganya icyo kwandikaho niba ari ngombwa; ikibaho, amakaye cyangwa ikindi kintu cyose cyatuma abari mu nama bashobora gukurikira (nko kwitabaza ikoranabuhanga niba ari ngombwa).


    2.   
    Shaka muri iki kinyatuzu mu merekezo yacyo yose amagambo arindwi afitanye isano na ruswa n’akarengane yakoreshejwe mu ndirimbo “Ntumpeho”.

    d

    3.    Simbuza amagambo y’umukara tsiri ari mu nteruro zikurikira impuzanyito zayo dusanga mu mwandiko.

    a)    Umujura ukoresha ikoranabuhanga ni umwanzi w’ibyiza.

    Si ubupfura guteranya abantu ngo barasane.

    6.1.2. Gusoma no kumva umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Ntumpeho”, maze usubize ibibazo byawubajijweho

    1.          Ni iki umuririmbyi avuga ko adashaka ko bamuha?

    2.          Rondora ibintu bidakwiye gukorwa mu rwego rwo kurwanya ruswa n’akarengane muri iyi ndirimbo.

    3.          Sobanura ibyo umuntu akwiye gukora arwanya ruswa n’akarengane.

    4.          Ni ibiki bishobora kuba intandaro ya ruswa n’amakimbirane?

    5.          Ni iyihe nama umuhanzi agira abakobwa n’abahungu?

    6.          Bimwe mu bivugwa mu mwandiko bihuriye he n’umuco wo kuzigama no kurwanya jenoside

    6.1.3.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Ntumpeho”, maze usubize ibibazo byawubajijweho

    1.          Ni izihe ngingo z’ingenzi dusanga mu mwandiko?

    2.          Ni izihe ndangagaciro nyarwanda usanga muri uyu mwandiko?

    3.          Ese ubutumwa buri muri uyu mwandiko ubona bumaze iki mu buzima bwa buri munsi ku Banyarwanda?

    4.          Ni iyihe nama ukuye mu mwandiko ijyanye n’umuco w’amahoro?

    VI.2.  Amazina gakondo

    IGIKORWA

    Hera ku bumenyi usanzwe ufite ku mazina kandi ukore ubushakashatsi

    maze usubize ibibazo bikurikira:

    –      Amazina gakondo ni iki?

    –      Amazina gakondo ateye ate?

    –      Amazina gakondo atandukaniye he n’andi mazina?

    –      Ni iki wavuga ku ntêgo y’amazina gakondo?

    6.2.1.  Inshoza y’amazina gakondo

    Mu Kinyarwanda, izina ni ubwoko bw’ijambo bita umuntu, inyamaswa, ikintu n’ahantu, rikabiranga. Izina risobanurwa ku buryo butandukanye biturutse ku nyito cyangwa inyurabwenge, ku ntego ndetse no ku nkomoko.

    Amazina gakondo ashobora gusobanurwa ku buryo bubiri bukurikira:

    Mu rwego rw’inyito n’inkomoko:

    Izina gakondo ni izina rusange mbonera rivuga abantu benshi, ibintu byinshi cyangwa inyamaswa. Ni izina ry’umwimerere w’Ikinyarwanda ritari iritirano.

    Mu rwego rw’iyigantego:

    Izina gakondo ni izina mbonera kuko rigizwe n’uturemajambo tw’ibanze dutatu gusa (indomo, indanganteko n’igicumbi). Ni ukuvuga ko izina gakondo

    atari izina ry’urusobe kandi atari izina rikomoye ku nshinga cyangwa ku bundi bwoko bw’amagambo.

    Dukubiye hamwe izo nshoza zombi twavuga ko izina gakondo ari izina mbonera ry’umwimerere mu Kinyarwanda ritari iritirano, rigizwe n’uturemajambo dutatu gusa (indomo, indanganteko n’igicumbi); rikaba atari izina ry’urusobe, atari izina rikomoye ku nshinga cyangwa ku bundi bwoko bw’amagambo.

    6.2.2.  Uturemajambo tw’izina gakondo

    Intego y’izina gakondo ni: indomo, indanganteko (indangazina) igicumbi: D+RT+C

    a)  Indomo (D)

    Ni akaremajambo kagizwe n’inyajwi iterura (ibanziriza) izina. Indomo buri gihe isa n’inyajwi y’akaremajambo kayikurikira iyo gahari. Ni ko karemajambo kabanziriza utundi turemajambo twose tugize izina.

    Mu Kinyarwanda inyajwi zishobora kuba indomo ni eshatu: i, u, a.

    Ingero: ikivuguto, amasaka, umuvure 

    Indomo n’inteko z’amazina zikoreshwamo:

    Indomo i-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 4, 5, 7, 8, 9, 10

    Ingero: iminsi (nt.4), irebe (nt.5), ikivuguto (nt.7), ibishyimbo (nt.8), imbuto (nt.9), inzuzi (nt.10)

    Indomo u-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 1, 3, 11, 13, 14, 15

    Ingero: umugabo (nt.1), umunsi (nt.3), urugo (nt.11), uburo (nt.14), ukuboko (nt.15)

    Indomo a-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 2, 6, 12, 16

    Ingero: abagabo (nt.2); amazina (nt.6), akana (nt.12), ahantu (nt.16)

    b)   Indanganteko/ Indangazina: RT/Rzn

    Indanganteko ni akaremajambo kerekana inteko izina ririmo. Ako karemajambo ni ko kagena uturemajambo tw’isanisha. Indanganteko zihinduka bitewe n’inteko izina ririmo.

    Urugero: Amatara manini araka.

    c)  Igicumbi (C)

    Ni igice k’izina kidahinduka mu igoragoza kibumbatiye inyito y’ibanze y’izina.

    Mu Kinyarwanda izina mbonera gakondo iryo ari ryo ryose rifite iyo ntego.

    Ikitonderwa:

    Amazina adafite indanganteko igaragara na yo intego yayo ni D+RT+C uretse ko muri ayo mazina RT ari ikimenyetso Ø gihagararira akaremajambo kabura mu turemajambo tw’ibanze.

    Urugero:

    Ishyari: i- Ø-shyari -Ø- ni indanganteko

     6.2.3.  Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina gakondo

    Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina gakondo ni akoreshwa mu izina mbonera.

    Ingero:

    Umwana: u-mu-ana bisomwa ngo u ihinduka w iyo iri imbere y’inyajwi u→w/-J.

    Icyatsi: i-ki-atsi, i ihinduka y iyo iri imbere y’inyajwi i→y/ -J, ky →cy mu myandikire yemewe y’Ikinyarwanda.

    Abantu: a-ba-antu a→ø/ -J, a yaburijwemo iyo iri imbere y’inyajwi.

    Imbonerahamwe y’amwe mu mategeko y’igenamajwi ajyanye n’inyawi n’ingombajwi mu izina gakondo.

    v



    e

    IMYITOZO

    1. 
    Tahura amazina gakondo muri aka gace k’indirimbo Niba unebwa ntukore

    Ngo uzatungwa no gusaba, Niba unyereza ibyo ushinzwe, Ngo ubwo urirwanaho, Urateshuka inzira y’intore. Ubwo uri umunyoni mubi, Ntumpeho.

    2.   Wifashishije ingero gira icyo uvuga ku biranga izina gakondo.

    3.  Garagaza intego y’amazina mbonera gakondo akurikira n’amategeko y’igenamajwi yakoreshejwe: amenyo, umuhungu, imfuruka, umweyo, inzuzi (imigezi)

    VI.3.  Amazina y’amatirano

    IGIKORWA

    Soma iki kiganiro hagati ya Kagabo na Mucyo maze utahuremo amazina gakondo n’amazina atari gakondo arimo. Hera ku miterere yayo, ukore ubushakashatsi utahure inshoza y’amazina y’amatirano, ugaragaze imvano y’amazina y’amatirano na zimwe mu ndimi zatije Ikinyarwanda amagambo. Mugaragaze kandi intego n’amategeko y’igenamajwi by’ayo mazina.

    Ikiganiro: Kagabo na Mucyo mu isoko

    Mucyo: Kagabo, bite se? Ngwino hano ntundenze ibyashara!

    Kagabo: Reka nze ariko ninsanga ibyo nshaka utabitite ndajya ahandi.

    Mucyo: Banza wicare wice akanyota.

    Kagabo: Oya. Ntumpa ruswa ngo nemere. Ubu icyo nshaka ni ukugura

    ishati ifite amaboko magufi n’ipantaro y’umukara.

    Mucyo: Humura hano birahari; wijya kure.

    Kagabo: Ese ko nta giciro gihari?

    Mucyo: Dore byanditseho. Ishati ni amafaranga ibihumbi umunani naho ipantaro ni ibihumbi icumi.

    Kagabo: Ndabona bidahenze. Ese amasogisi yo n’iri koti na karuvati byo bigura bite?

    Mucyo: Amasogisi ni amafaranga ibihumbi bitanu, ikoti ni bitanu naho karuvat ni igihumbi.

    Kagabo: Reka nkwishyure kashi ndabona nta sheke nazanye.

    Mucyo: Urakoze Kaga, unsuhurize mwarimu wange.

    Kagabo: Urakoze nawe. Ni aho ubutaha!

    6.3.1. Inshoza y’amazina y’amatirano

    Izina ry’iritirano ni izina ritari karemano muri urwo rurimi, ni izina ryavuye mu zindi ndimi cyangwa izina ryahawe ikintu ubusanzwe kitari gisanzwe muri urwo rurimi. Izina ry’iritirano iyo rigeze mu Kinyarwanda, rishakirwa inteko, yaba ari inshinga igashakirwa ngenga, kandi bikisanisha n’ikibonezamvugo k’Ikinyarwanda mu rwego rwo gushakirwa uturemajambo.

    Kugira ngo ijambo ritirwe ryemerwe, rigomba kuba rikenewe n’abenerurimi kandi rishobora kuvugika bitagoranye. Mu itira ry’amazina kandi, ushobora gufata ijambo ukariterura uko ryakabaye, ukaryinjiza mu rurimi kamere rigafata intego n’imiterere y’amazina y’urwo rurimi uryinjijemo. Riba rishobora kwinjirana inyito risanganywe cyangwa guhabwa indi itandukanye n’isanzwe. Indimi nyafurika zatije Ikinyarwanda amagambo kubera imihahirane n’imibanire yo guturana no gushyingirana. Indimi z’i Burayi zatije Ikinyarwanda amagambo kubera ubukoroni, ubucuruzi n’amadini.

    6.3.2. Imvano y’amazina y’amatirano

    Kuva kera Abanyarwanda bashyikiranaga n’abaturage b’ibihugu bidukikije, bitewe n’ubucuti ubuhake, guhaha cyangwa gushyingirana. Ibi byatumye Ikinyarwanda kinjiza amagambo avuga ibintu bimwe byabaga byadutse mu Rwanda. Byongeye kandi, kuva mu ntangiriro y’ikinyejana cya makumyabiri, abanyaburayi batangiye kuza mu Rwanda bazanywe n’amadini, ubukoroni, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ibindi. Ibyo byatumye zimwe mu ndimi z’i Burayi zinjiza amagambo mu Kinyarwanda.

    6.3.3. Zimwe mu ndimi zatije Ikinyarwanda amagambo

    a)  Indimi nyafurika

    Ingero:

    r

    b)   Indimi z’i Burayi

    Ingero:

    gf

    g

    d


    6.3.4. Amategeko agenga itira ry’amazina 

    Kugira ngo ijambo ritirwe ryemerwe, rigomba kuba rikenewe n’abenerurimi kandi rishobora kuvugika bitagoranye. Ni ukuvuga ko utira ijambo ubusanzwe utari ufite mu rurimi rwawe. Iyo atari ibyo uba ukoze ikosa ry’inozamvugo ryo kuvanga indimi mu gihe bitari ngombwa, bitewe n’impamvu zinyuranye; ubwirasi, kugaragaza ko wize, kwereka undi ko ururimi azi nawe uruzi... Ijambo ritiwe rigenekerezwa ku nyemvugo z’Ikinyarwanda, rigafata amasaku nk’ay’Ikinyarwanda, ryaba ari izina rikagenerwa inteko, yaba ari inshinga ikagenerwa umuzi. Niba ijambo ritiwe ari icyongereza cyangwa ikidage, bitewe n’uko izo ndimi zisanzwe zifite amasaku atandukanye n’ay’Ikinyarwanda, rigomba kwinjira mu Kinyarwanda rifite amasaku abenerurimi dusanzwe tumenyereye. Mu itira ry’amazina kandi, ushobora gufata ijambo ukariterura uko ryakabaye, ukaryinjiza mu rurimi kamere rigafata intego n’imiterere y’amazina y’urwo rurimi uryinjijemo. Riba rishobora kwinjirana inyito risanganywe cyangwa guhabwa indi itandukanye n’isanzwe.

    Ingero

    Driver: umuderevu 

    Blanket: ikiringiti 

    Chauffeur: umushoferi 

    Shirt: ishati…

    6.3.5. Uturemajambo tw’amazina y’amatirano n’amategeko y’igenamajwi akoreshwamo.

    Muri rusange amagambo akunze gutirwa mu Kinyarwanda ni amazina. Iyo amazina y’amatirano yinjiye mu Kinyarwanda, yisanisha ku miterere y’andi mazina asanzwe mu Kinyarwanda. Bityo akavugwa nka yo kandi akagira amasaku n’intego nk’iy’amazina asanzwe mu Kinyarwanda. Amenshi mu mazina y’amatirano, iyo yinjiye ahita afata intego rusange y’izina ry’Ikinyarwanda; ni ukuvuga indomo, indanganteko n’igicumbi, bityo bene ayo mazina biranagorana kuyatandukanya n’amazina gakondo kuko na yo ahita afata intego nk’iy’amazina asanzwe kandi uko imyaka igenda ihita inkomoko yayo ikagenda yibagirana. Ikindi kandi uvuga ntabanza kubaza inkomoko y’izina iri n’iri.

    Ingero:

    Umushoferi/abashoferi: u-mu- shoferi/ a-ba-shoferi Umuderevu/abaderevu : u-mu-derevu/ a-ba-derevu Umuboyi/ababoyi: u- mu-boyi/ a-ba-boyi Umwarimu/abarimu: u-mu-arimu/a-ba-arimu… aø/-J

    Andi mazina y’amatirano ntagaragaza indanganteko. Akenshi na kenshi, amazina y’amatirano atagaragaza indanganteko (indangazina), aba ari mu nteko ya gatanu. Cyakora iyo agiye mu bwinshi agaragaza uturemajambo twose.

    Urugero:

    Ishati/amashati: i- ø -shati/ a-ma-shati Isaha/amasaha: i- ø -saha/ a-ma-saha…

    Hari andi mazina y’amatirano yinjira mu Kinyarwanda, ntashobore kugira indomo n’indaganteko ahubwo akagira igicumbi gusa (ø - ø -c). Bene ayo mazina akunze kuba ari mu nteko ya kenda agafata ubwinshi mu nteko ya cumi n’iya gatandatu.

    Ingero:

    Terefoni (imwe)/ za terefoni (nyinshi): ø - ø -terefoni 

    Tereviziyo (imwe) / za tereviziyo (nyinshi): ø - ø -tereviziyo 

    Radiyo (imwe) / za radiyo (nyinshi): ø - ø - radiyo…

    Ikitonderwa:

    Amazina y’amatirao yemera kandi gufata ubwinshi mu nteko ya  gatandatu. Iyo yafashe ubwinshi mu nteko ya gatandatu agira indomo n’indanganteko.

    Ingero:

    erephone: ø - ø -terefone amaterefone: a-ma- terefone

    Tereviziyo: ø - ø -tereviziyo amatereviziyo a-ma-tereviziyo radiyo / amaradiyo:

    ø - ø - radiyo/ a-ma-radiyo…

    – Amazina y’amatirano agira amategeko y’igenamajwi ateye nk’ay’amazina gakondo

    Ingero:

    Intêgo Itegeko ry’igenamajwi

    Ibyashara: i-bi-ashara iy/-J

    Icyashara: i-ki-ashara iy/- J; kycy mu myandikire y’Ikinyarwanda. Agaterefoni: a-ka-terefoni kg/ - GR

    Umwarimu: u-mu-arimu uw/- J

    IMYITOZO

    1.     Ni irihe tandukaniro riri hagati y’amazina y’amatirano n’amazina gakondo?

    2.     Tanga ingero z’indimi nyafurika zatije Ikinyarwanda amagambo.

    3.     Ni izihe mpamvu z’ingenzi zatumye zimwe mu ndimi nyafurika zitiza Ikinyarwanda amagambo?

    VI.4.  Inama

    IGIKORWA

    Iyo umuyobozi ashaka kugira icyo ageza ku bo ayobora akoresha inama. Nimukore ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’inama musubiza ibibazo bikurikira:

    a)  Inama ni iki?

    b)  Inama itegurwa ite?

    c)  Inama iyoborwa ite?

    6.4.1. Inshoza y’inama

    Inama ni ikoraniro ry’abantu bateraniye hamwe bafite ingingo bigaho. Hashobora kubaho inama idasanzwe; iba itateguwe bihambaye cyangwa inama isanzwe iba yateguwe cyane kubera ko idatunguranye.

    6.4.2. Uko inama itegurwa

    Igihe umuntu ategura inama isanzwe, agomba kwita cyangwa gutekereza ku ntego zayo; icyo inama izaba igamije, icyo izageraho na gahunda y’ibizigirwamo. Ni yo mpamvu agomba gutegura ibikoresho bizamufasha kuyinoza. Bimwe mu bigomba kwitabwaho ni ibi bikurikira:

    –      Gutegura aho inama izabera mbere, hakurikijwe umubare w’abazayizamo.

    –      Gutegura icyumba k’inama (intebe, ameza ndetse no kuhagirira isuku) ukurikije aho abazaza mu nama bazicara nko mu ishuri, ku ruziga, ku gice cy’uruziga n’aho abayobozi bicara.

    –      Guteganya icyo kwandikaho niba ari ngombwa; ikibaho, amakaye cyangwa ikindi kintu cyose cyatuma abari mu nama bashobora gukurikira (nko kwitabaza ikoranabuhanga niba ari ngombwa).

    Nyuma yo gutekereza no gutegura ibikoresho bikenewe, utegura inama akurikizaho gutegura inama nyirizina. Agomba kwibanda ku bintu bikurikira:

    –      Gutegura ibizigirwa mu nama bikorwa n’umuyobozi cyangwa se bigakorwa n’akanama runaka yashyizeho.

    –      Mu gutegura ingingo z’ingenzi ni byiza kuzitondekanya uhereye ku zifite agaciro kurusha izindi kuko iyo igihe kibaye gito, iby’ingezi biba byarangiye.

    –      Gutumiza inama no kohereza gahunda yayo mbere y’igihe (hari igihe abatumiwe batanga ibitekerezo cyangwa bakibutsa indi ngingo yagombaga kuzigirwamo.)

    –      Ni byiza ko hagati yo gutumiza inama n’inama ubwayo habonekamo igihe kugira ngo abantu babashe kuyitegura.

    6.4.3. Ibikorwa byo kuyobora inama
    Kuyobora inama ni umurimo ukorwa na nyiri ukuyitumiza cyangwa umubereye mu mwanya (umuyobozi mu rwego rwe). Buri muntu wese uba yitabiriye inama aba afite icyo ashinzwemo: abayitumiwemo baba bafite inshingano zo kumva no gutanga ibitekerezo byabo. Umuyobozi w’inama atangiza inama kandi akanayiyobora.
    Inama igira ibice by’ingenzi bigenda bikurikirana, kandi uyiyoboye akaba agomba gukurikirana neza ngo hatagira igisimbukwa, cyanecyane ko ari we ugomba kurangiza kimwe agatangiza ikindi.

    Muri rusange ibice by’inama bikurikirana bitya:

    –      Gusuhuzanya no gutanga ikaze;

    –      Kuvuga igihe inama iza kumara no kuvuga urwego inama yatumiwemo;

    –      Kurebera hamwe ko umubare w’abayitumiwemo bahageze uhagije kugira ngo ibe yatangira byemewe n’amategeko (iyo bitatu bya kane by’abatumirwa bahari nta cyayibuza gutangira);

    –      Kumva impamvu z’abataje niba bahari;

    –      Gutangira inama nyirizina : kuganira ku mirongo mikuru mikuru no kubyemeranyaho. Abitabiriye inama bashobora no kongeraho izindi ngingo iyo bisabwe.

    –      Inama nyirizina irarimbanya ari nako ikorerwa inyandikomvugo. Inama ikorwa hasuzumwa ingingo bemeranyijweho, kandi hakigwa ingingo imwe ku yindi.

    –      Uwatumije inama cyangwa umuhagarariye atanga inshamake y’ibyemezo byumvikanyweho mu nama.

    –      Inama isozwan’uwayitumije cyangwa umuhagarariye igiheuwayitumije yabimuhereye uburenganzira: ashimira abayitabiriye akanabasezerera ariko akabanza kubaha amatangazo iyo ahari.

    Ikitonderwa:

    1.    Kugira ngo inama ishyirwe mu bikorwa uyobora inama agomba kugira izi ndangagaciro igihe ayoboye inama:

    –      Kwirinda kuba umunyagitugu;

    –      Kutagira uruhande abogamiramo;

    –      Kumva ibitekerezo by’abatumirwa akabijora kandi akabigorora igihe ari ngombwa;

    –      Agomba kuba ari umuhanga mu byo avuga adahuzagurika icyo atazi agasaba ukizi mu batumirwa kugisobanura.

    2.    Imyanzuro y’inama ifatwa nk’aho ari ikemezo cya buri wese mu baje mu nama.

    3.    Inama igomba kurangwa n’ikinyabupfura, ubworoherane n’umusanzu wa buri wese mbega inama ntabwo ari igihe cy’amatangazo.

    UMWITOZO

    Erekana uko wategura inama n’uko wayikoresha.

    VI.5.  Inyandiko

    IGIKORWA

    Nimusome iyi nyandiko kandi mwitegereze imiterere yayo maze mukore ubushakashatsi mutahure inshoza y’inyandiko mvugo, ibice by’inyandiko mvugo n’uko inyandiko mvugo ikorwa.

    Inyandiko mvugo y’inama ya Komite Nyobozi y’Akarere ka Bwakira yo ku

    wa 12 Gashyantare 2016

    a)  Abitabiriye inama

    1.         Bwana MUGISHA Arnauld (Umuyobozi w’Akarere)

    2.         Madamu   KANKINDI    Virginie    (Umuyobozi    Wungirije   Ushinzwe Imibereho y’Abaturage)

    3.         Bwana BAZIRURA Sébatien (Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ububukungu)

    4.         Madamu UWISANZE Diane (Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bwakira)

    b)   Ibyari ku murongo w’ibyigwa

    1.         Gusuzuma raporo z’ubwitabire bw’umuganda.

    2.         Gukora igenagaciro ry’ Umuganda mu kwezi kwa Mutarama.

    3.         Gusuzuma imikorere y’abayobozi b’imirenge.

    4.         Utuntu n’utundi.

    c)  Uko inama yagenze

    Inama yatangiye saa saba n’igice iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Bwakira Bwana MUGISHA Arnauld watangiye aha ikaze abitabiriye inama anaboneraho no kubereka umuyobozi mushya w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Kankindi Virginie. Arangije abasomera ibyari ku murongo w’ibyigwa. Uyoboye inama kandi yabajije abari mu nama niba hari ibyo bifuza gushyira ku murongo w’ibyigwa maze hemezwa gahunda y’inama.

    1.        Ingingo ya mbere: Gusuzuma raporo z’ubwitabire bw’umuganda.

    Ku bijyanye n’iyi ngingo abari mu nama bamaze gusoma no gusuzuma raporo

    bagejejweho na za komite ngenzuzi z’umuganda mu mirenge yose basanze umuganda witabirwa ku kigereranyo cya 95% bafata umwazuro ko n’abasigaye bangana na 5% abayobozi b’utugari n’imirenge bakora uko bashoboye bagakora ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwitabira umuganda no kubumvisha uburyo umuganda ari igikorwa k’ingirakamaro mu iterambere.

    2.     Ingingo ya kabiri: Gukora igenagaciro ry’umuganda mu kwezi kwa Mutarama

    Abari mu nama, nyuma yo gusuzuma raporo z’igenagaciro ku muganda mu mirenge inyuranye basanze mu kwezi kwa Mutarama umuganda waragize agaciro kangana na miriyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda bishimira icyo gikorwa. Cyakora bifuje ko umurenge wa Kantarange mu kwezi kwa kabiri wazagerageza gukora ibikorwa bifite agaciro karenze ako mu kwezi kwa mbere kuko raporo zagaragazaga ko ari wo murenge wari inyuma y’iyindi kandi uri mu mirenge ifite abaturage benshi.


    3.      Ingingo ya gatatu: Gusuzuma imikorere y’abayobozi b’imirenge

    Uyoboye inama, kuri iyi ngingo yagaragarije abari mu nama uko abayobozi b’imirenge igize Akarere ka Bwakira bitabiriye gutanga raporo n’uko bahiguye imihigo yabo. Abari mu nama bamaze kubyunguranaho ibitekerezo basanze hari abayobozi bagomba kugirwa inama n’abandi bagomba guhindurirwa imirenge bayoboraga. Ni muri urwo rwego umuyobozi w’Umurenge wa Mataba yimuriwe mu murenge wa Mugote uwayoboraga umurenge wa Mugote akagurana na we. Umuyobozi w’Umurenge wa Marangara hafashwe umwanzuro wo kumwandikira ibaruwa imusaba ibisobanuro birambuye ku mpamvu zo kudatangira raporo ku gihe.

    4.      Ingingo ya kane: utuntu n’utundi

    Mu tuntu n’utundi, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage yagejeje ku bari mu nama ikibazo cy’abayobozi b’utugari bakoresheje nabi amafaranga y’ubudehe batagishije inama abaturage ngo bumvikane ku cyo bakoresha amafaranga y’ubudehe. Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri icyo kibazo abari mu nama bafashe umwanzuro wo gutumiza abo bayobozi bakagirwa inama bazakomeza kuyobora nabi bagahagarikwa ku buyobozi.

    Inama yashojwe saa kenda n’igice uyoboye inama yongera gushimira abayitabiriye.

    Umwanditsi w’inama                                  Umuyobozi w’inama

    UWISANZE Diane                                             MUGISHA Arnauld

    6.5.1.  Inshoza y’inyandiko mvugo

    Inyandiko mvugo ni umwandiko uvuga ibyakozwe, ibyabaye cyangwa ugasubira mu byo uwandika yabonye cyangwa se yanagizemo uruhare mu nama. Iyo urebye abo inyandiko mvugo igenewe, usanga hari uburyo bubiri ikorwamo:

    –      Inyandiko mvugo igenewe umuntu wari uhari igihe ibikorwaho inyandiko mvugo byabaga, kugira ngo atibagirwa ibyabaye abone uko abyigaho neza cyangwa ashyire mu bikorwa ibyumvikanweho.

    –      Inyandiko mvugo igenewe umuntu utari uhari kugira ngo amenye ibyavugiwe cyangwa ibyakorewe aho atari ari.

    6.5.2.  Ibice bigize inyandikomvugo n’uko ikorwa

    Inyandiko mvugo y’inama igaragaza ibice bine by’ingezi: umutwe, abari mu nama, ibyari ku murongo w’ibyigwa n’uko inama yagenze muri make.

    a)  Umutwe

    Ugaragaramo iyo nama iyo ari yo n’igihe yabereye mu magambo make.

    b)   Abari mu nama

    Muri iki gice inyandiko mvugo igaragaramo urutonde rw’abitabiriye inama bose. Iyo atari benshi cyane bagaragazwa mu ntagiriro y’inyandiko mvugo. Ariko iyo abitabiriye inama ari benshi cyane bashyirwa ku mugereka w’inyandikomvugo y’iyo nama. Muri iki gice kandi hashobora no gushyirwamo abatarayitabiriye bafite impamvi cyangwa batayifite.

    c) Ibyari ku murongo w’ibyigwa

    Muri iki gice, ukora inyandiko mvugo arondora ibyo inama yagombaga kwigaho byose nk’uko biba byavuzwe n’umuyobozi w’inama ndetse n’ibindi byifujwe n’abari mu nama ko byajya mu tuntu n’utundi bitari byateganyijwe n’umuyobozi w’inama.

    d)   Uko inama yagenze

    Muri iki gice ukora inyandiko mvugo yandika muri make icyo bumvikanye kuri buri ngingo. Ntiyandika ibyo buri muntu yavuze, ahubwo yandika gusa umwanzuro wafashwe kuri buri ngingo yari ku murongo w’ibyigwa kandi bikandikwa ku buryo bwumvikana neza adashyiramo ibitekerezo bye.

    Ikitonderwa

    Ibindi bigomba kugaragara mu nyandiko mvugo ni aho inama yabereye, urwego inama yateranyemo, impamvu y’inama, igihe yatangiriye n’igihe yarangiriye.

    Inyandiko mvugo ntijyamo ibitekerezo bwite by’uyikora. Ni umwandiko uvuga ibyabaye utagize icyo uhindura

    UMWITOZO

    Mwishyire mu kigwi cy’abarimu maze mwitoremo umuyobozi w’ishuri abategurire inama ayiyobore, abandi mukore inyandiko mvugo yayo.

    VI.6.  Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Ishyire mu mwanya w’umuyobozi w’ikigo k’ishuri maze utegura gahunda y’inama y’abarimu kandi uyiyobore. Iyo nama iraba ifite insanganyamatsiko yo kwirinda ruswa n’akarengane. Kora inyandiko mvugo y’iyo nama.

    g

    VI.7.  Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu

    Umwandiko : Gukunda igihugu

    Gukunda igihugu ni ugukunda bene cyo n’abagituye nta kurobanura, gukunda ibikigize byose nk’ubutaka, ururimi n’umuco no kumenya amateka yacyo, kugikorera no kugira ishyaka ryacyo, kubumbatira umutekano n’ubusugire bwacyo, kukirwanirira harimo ishyaka ryinshi, kwitanga ukaba wanagipfira bibaye ngombwa, guharanira kugihesha agaciro muri rusange.

    Gukunda igihugu bigaragara ku munyagihugu watojwe neza uburere mboneragihugu, akagira uruhare mu gusigasira uburere n’umuco w’Igihugu ke, akakitangira mu buryo bwose bushoboka, akacyubaka, akanagiteza imbere

    yicungira umutekano, akaba mu ijisho ryawo aho ari hose kandi agafatanya n’inzego zose z’ubuyobozi n’iz’umutekano.

    Buri gihugu kiba gifite intego yo kugira umunyagihugu watojwe neza uburere mboneragihugu, usigasira uburere n’umuco w’igihugu ke, wakitangira mu buryo bwose bushoboka, witabira ibikorwa bicyubaka bikanagiteza imbere ndetse akanagira uruhare mu kwicungira umutekano.

    Ijambo uburere mboneragihugu rituruka ku gikorwa cyo kurerera igihugu bishaka kuvuga : gutanga uburere bubereye igihugu, bugihesha ishema, butuma gikundwa, cyubahwa, kikanagendwa. Bugamije kandi kubaka, gushimangira, gukomeza ubumenyi bw’abanyagihugu ku bireba igihugu cyabo. Hari izindi ndangagaciro ziba zigamijwe zirimo ubwitange, gucunga neza ibya rubanda, kubungabunga umutekano, kugira ishyaka, ubutwari, kwirinda amacakubiri, kugira urukundo, kwemera inshingano no kuzisohoza, kugira ishyaka, kubungabunga ibidukikije, ubufatanye mu iterambere n’ibindi.

    Hari inkingi zubakirwaho uburere mboneragihugu ari zo amateka y’igihugu, umuco w’igihugu, indangagaciro z’igihugu, ikerekezo k’igihugu, ikirangantego k’igihugu

    (Urugero, ikirangantego k’Igihugu cyacu kigizwe: Ubumwe, Umurimo, Gukunda Igihugu), gahunda ya guverinoma. Mu Rwanda Uburere mboneragihugu tubukomora kuri ibi bikurikira birimo uruhererekane nyemvugo : Ingero (Wima amaraso Igihugu, imbwa zikayanywera ubusa, u Rwanda ruratera ntiruterwa, ese ko abandi bahunga bagana u Rwanda, ndaruhunga nge he? (Bisangwa).

    Iyo uburere mboneragihugu bwigishijwe neza kandi bufite intego, bituma habaho ubumwe bw’abanyagihugu, ishema ry’igihugu, umutekano n’iterambere ry’igihigu kandi igihugu gikomeza ubusugire bwacyo.

    Umuntu ukunda igihugu arangwa n’indangagaciro zinyuranye. Harimo guhorana ingamba zo guhindura abandi, abaganisha ku mikorere ya kirwanashyaka kandi adahuga, kubahiriza uburenganzira bw’abandi nk’uko yifuza ko ubwe bwubahirizwa, kuzirikana ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko. Uwo muntu ahora arangwa no kuzirikana ko hari byinshi byiza byasizwe n’Abakurambere bityo akumva ko agomba kwishyura iryo deni na we akagira icyo asiga akoze abazavuka nyuma bakazabiheraho ; kuzirikana ko umutungo kamere w’igihugu (ubutaka, amabuye y’agaciro, amazi n’ibidukikije) ari uw’abariho n’abazabakurikira bityo ukaba ukwiye gucungwa hazigamirwa abazakomoka ku bariho mu gihe runaka. Umuntu watoye inyigisho z’uburere mboneragihugu ahora ashishikajwe no kugikorera nta kwiganda, gushaka ibisubizo by’ibibazo biriho, kutagambanira igihugu, kwitangira igihugu akaba yanagipfira bibaye ngombwa, kwishimira kuba umuvugizi w’igihugu ke aho ari hose, kutarangwa n’ivangura iryo ari ryo ryose no gushyira inyungu z’igihugu imbere kurusha ize ku giti ke.

    Uburere mboneragihugu ni ngombwa kandi ni ingenzi mu kubanisha umunyagihugu n’igihugu ke. Uburere mboneragihugu bukwiye gukomeza kwigishwa ingeri zose z’Abanyarwanda. Muri iki gihe, bukwiye kudufasha kugira uruhare rugaragara mu iterambere, kubaka ishema, ikizere cya none n’ik’ejo hazaza ku Banyarwanda bose.

    I.  Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1.          Ni akahe kamaro k’uburere mboneragihugu?

    2.          Ni ibihe bintu bitanu byibuze biranga umuturage ukunda igihugu ke?

    3.          Erekana inkingi uburere mboneragihugu bwubakirwaho.

    4.          Muri uyu mwandiko ni iyihe nsanganyamatsiko nkuru irimo?

    5.          Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko?

    6.          Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko ?

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo

    1.  
    Sobanura aya magambo uhereye ku mwandiko:

    a)  Uburere mboneragihugu

    b)  Igihugu

    c)  Guhuga

    d)  Uruhererekane

    e)  Amacakubiri

    2.  Koresha buri jambo mu nteruro, ugendeye ku nyito rifite mu mwandiko:

    a)  Guhuga

    b)  Gusohoza,

    c)  Guhunga.

    3.  Tanga ingwizayito byibura eshatu z’ijambo agaciro.

    III. Ibibazo by’ikibonezamvugo

    1.   Subiza ukoresheje “ni byo” cyangwa “si byo”

    a)  Kuvuga uvanga indimi byerekana ko uzi gutira bisanzwe.

    b)  Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka rikunanira kuvuga neza bityo bigatuma udashobora kwisobanura uko bikwiye.

    c)   Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka ari rirerire cyane mu rurimi rwawe.

    d)  Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka, riri mu rurimi rwawe.

    e)  Utira ijambo ry’icyo ushaka, ariko kidasanzwe mu muco no mu rurimi rwawe.

    f) zina ry’iritirano buri gihe ryinjirana inyito yaryo risanganywe mu rundi rurimi ntihinduke.

    2.   Tahura amazina Gakondo mu nteruro zikurikira, ugaragaze intego yayo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.

    a)  Umwami Kigeri IV Rwabugili ni umwe mu ntwari z’u Rwanda.

    b)  Mu mutungo kamere w’Igihugu cyacu harimo ubutaka, amabuye y’agaciro, amazi n’ibidukikije.

    c)  Abaturarwanda bagomba kurangwa n’ishyaka ryo gukunda Igihugu.

    IV.  Ibibazo ku nyandiko mvugo n’inama

    1.   Rondora ibiranga inyandiko mvugo.

    2.  Hari uburyo bwo kuyobora inama, ese ni ubuhe ?

    3.  Ni ryari imyanzuro y’inama ifatwa kandi ni bande bayigiramo uruhare ?




















































  • UMUTWE WA 7 GUKUNDA UMURIMO

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    –      Gusesengura indirimbo ivuga ku gukunda umurimo hagaragazwa uturango tw’indirimbo n’ikeshamvugo rigaragaramo.

    –      Guhanga indirimbo zitandukanye zivuga ku gukunda umurimo.

    Gusoma no kwandika mu nyandiko nyejwi na nyemvugo amagambo n’interuro.

    IGIKORWA CY’UMWINJIZO

    Ushingiye ku mwandiko ukurikira, sobanura impamvu gukunda umurimo ari ingirakamaro mu mibereho y’abantu muri rusange.

    VII.1.   Umwandiko: Umurunga w’iminsi

    e

    1.  Burya gusaza ni ugusahurwa 

    Kuko iyo tujya ni habi

    Nariye iminsi ndayiyongeza 

    Nsigara nyitera inyoni ziguruka 

    None iranze iranyigabije 

    Iranyiganzuye yo gapfusha

    Cyo rero kibondo cyange 

    Igira hino nkurage intwaro 

    Nitwaje iki gihe cyose

    Ibihe bibi byose nkabyirenza 

    Uyitwaje azira kuneshwa

    Utayitunze azira kuramba 

    Iyo ntwaro ishumika iminsi 

    Nta yindi shahu ni umurimo.

    2.  Iyo isi imaze kukurambirwa 

    Kuko ntacyo uba ukiyimariye 

    Imikaka y’iminsi irarindwa aaa.

    Mbese ye, wakwizera ute ubuzima bw’ejo 

    Udakoze ngo wiyuhe akuya

    Kura ishati witege iminsi. 

    Aho wenda, aho wenda, 

    Aho wenda kibondo cyange 

    Aho wenda ntuzibuka y’uko

    Umurunga w’iminsi ari umurimo. 

    Aho wenda, aho wenda,

    Aho wenda bibondo cyange 

    Aho wenda buto bwange 

    Aho wenda ntuzabyibuka 

    Ni yo mpamvu itumye

    Mbikubwiye nkwihanangirije.

    3.  Ntugahaburwe n’ibyo hanze aha 

    Ibi bizanwa n’abagenzi

    Ngo bigutware umutima wawe 

    Bikwibagize umurimo

    Burya ga ni uko utabizi

    Guteka umutwe ni umwanda 

    Ntibitinda, nta nubwo byizerwa 

    Ubundi kandi bihira bake.

    Aho wenda aho wenda

    Aho wenda Kibondo cyange 

    Aho wenda ntuzibuka yuko

    Umurunga w’iminsi ari umurimo. 

    Aho wenda, aho wenda

    Aho wenda kibondo cyange, 

    Aho wenda buto bwange 

    Aho wenda ntuzabyibuka 

    Ni yo mpamvu itumye

    Mbikubwiye nkwihanangirije.

    4.  Uramenye, uramenye, uramenye,

     Utazazira iyo mikaka

    Irindwa abagifite ubukaka

    Cyane abo mu kigero cyawe. (x2) 

    Aho wenda, aho wenda

    Aho wenda kibondo cyange, 

    Aho wenda ntuzibuka yuko

    Umurunga w’iminsi ari umurimo. 

    Aho wenda, aho wenda,

    Aho wenda kibondo cyange
    Aho wenda buto bwange
     Aho wenda ntuzabyibuka
    Ni yo mpamvu itumye
    Mbikubwiye nkwihanangirije.
    Ni yo mpamvu itumye
    Mbikubwiye nkwihanangirije
    (KAGAME Alegisi)
    7.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA

    Soma umwandiko “Umurunga w’iminsi”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1.  Kora interuro wifashishije amagambo akurikira:

    a)  Umurunga

    b)  Ikibondo

    c)  Gusahurwa

    d)  Kwiyuha akuya

    e)  Intwaro

    2.  Tahura muri iki kinyatuzu amagambo yakoreshejwe mu mwandiko.

    g

    7.1.2.  Gusoma no kumva umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Umurunga w’iminsi”, hanyuma usubize ibibazo byawubajijweho.

    1.          Ni nde uvuga muri uyu mwandiko? Erekana imikarago isobanura igisubizo cyawe.

    2.          Ni nde ubwirwa muri uyu mwandiko? Erekana imikarago isobanura igisubizo cyawe.

    3.          Muri uyu mwandiko, hari aho umuhanzi atukana? Ni iki atuka? Sobanura impamvu atukana?

    4.          Umuhanzi aradushishikariza iki mu mwandiko?

    5.          Mu mwandiko umuhanzi arasobanura ko ikibeshaho umuntu ari iki?

    6.          Umusaza arigisha iki umwana mu gitero cya gatatu?

    7.1.3.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Umurunga w’iminsi”, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    1.     N

    -        Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma;

    -        Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma;

    -        Ingombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu rusenge rw’inyuma;

    -        Ikiciro kihariye.

    i izihe ngingo z’ingenzi dusanga mu mwandiko?

    2.     Ni iyihe mpamvu ituma uyu musaza agira inama umwana we?

    3.     Izina ikibondo rihagarariye nde ubwirwa mu mwandiko?

    4.     Uyu mwandiko urakwigisha iki?

    VII.2.   Indirimbo

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko“Umurunga w’iminsi” witegereza imiterere yawo. Uhereye ku miterere yawo kora ubushakashatsi utahure inshoza n’uturango by’indirimbo n’akamaro k’indirimbo mu buzima bwa buri munsi.

    7.2.1.  Inshoza y’indirimbo

    Indirimbo ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo bwo muri rubanda. Ni amajwi afite injyana yungikana n’amagambo. Indirimbo zivuga ku ngingo zitandukanye zigusha ku buzima bwa buri munsi; hari indirimbo z’urukundo, indirimbo zisingiza umuntu cyangwa ikintu, hari izigisha, izibara inkuru n’izindi.

    7.2.2.  Uturango

    Indirimbo irangwa n’imiterere yayo ndetse n’ikeshamvugo.

    a)  Imiterere y’indirimbo

    Ahanini indirimbo irangwa n’ibice bibiri by’ingenzi: ibitero n’inyikirizo. Uko igitero kirangiye, umuririmbyi ashyiraho inyikirizo ariko hari indirimbo zitagira inyikirizo.

    Urugero rw’indirimbo ifite inyikirizo:

    Umurunga w’iminsi.

    Urugero rw’indirimbo itagira inyikirizo:

    Indirimbo yubahiriza Igihugu.

    Uburyo ibi bice bihimbwa usanga ari nk’umuvugo ariko byo bigashyirwa mu majwi aryoheye amatwi no mu njyana runaka yatoranyijwe. Indirimbo ishobora

    kuba iy’amajwi y’umuntu cyangwa urusobe rw’amajwi y’abantu.

    b)  Ikeshamvugo mu ndirimbo

    Ikeshamvugo rikoreshwa mu ndirimbo ni rimwe n’iryo mu mivugo: uzasangamo isubirajwi, isubirajambo, imizimizo y’ubwoko bunyuranye bitewe n’urwego rw’ihanikarurimi umuhanzi yashatse gushyiramo indirimbo ye.

    7.2.3.  Akamaro k’indirimbo

    Indirimbo zifite uruhare rukomeye mu mibereho y’umuntu muri rusange. Ubushakashatsi bunyuranye bwemeza ko indirimbo zongerera ubushobozi ubwonko bwo gutekereza neza mu buryo bwiza kandi bworoshye.

    Indirimbo zorohereza abana bakiri bato bafite ikibazo cyo kuvuga no kwandika. Birumvikana ko bituma umwana agerageza gusubiramo ibyo yagiye yumva ndetse no kubisobanukirwa mu buryo bworoshye . ( Bifatiye ku nkuru yatangajwe n’imirasire ku rubuga rwa: www.imiraire.com)

    Bitewe n’ikivugwa mu ndirimbo , uzasanga indirimbo zigira uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire y’abantu ndetse no kubakangurira gukora ibikorwa runaka.

    Ingero:

    –      Indirimbo zivuga kuri Sida ndetse n’ibindi byorezo, uburyo byandura n’uko byakwirindwa, zituma abantu birinda kwandura virusi itera Sida.

    –      Indirimbo zivuga ku butwari zituma abazumva bagira ubutwari bakagira ishyaka n’umurava wo gukunda Igihugu...

    –      Indirimbo zivuga ku murimo zituma abazumva bitabira umurimo.

    IMYITOZO

    1.         Tanga inshoza y’indirimbo.

    2.         Indirinbo irangwa n’utuhe turango? Twerekane.

    3.         Sobanura akamaro k’indirimbo mu mibereho y’abantu.

    4.         Sesengura indirimbo imirunga y’iminsi ugaragaza uturango twayo.

    5.         Ririmba indirimbo “Umurunga w’iminsi” wubahiriza injyana yayo.

    VII.3.   Inyandiko nyejwi

    7.3.1. Imyandikire y’amajwi y’ibihekane mu nyandiko nyejwi

    IGIKORWA

    Mwitegereze ibihekane biri mu mwandiko “Umurunga w’ iminsi” maze mwandike amajwi yose mwumva yabonetse habayeho gusobekeranya ingombajwi. Mukore ubushakashatsi mutahure inshoza y’igihekane, uburyo amajwi y’Ikinyarwanda ahekana n’uburyo amajwi y’ibihekane yandikwa mu nyandiko nyejwi.

    1.   Inshoza y’igihekane

    Igihekane ni ijwi ry’inyunge ryandikishwa ingombajwi zirenze imwe: ingombajwi n’ingombajwi cyangwa ingombajwi n’inyerera. Niba G ari ingombajwi na N ikaba inyerera, mu Kinyarwanda amajwi y’ibihekane ashobora guhekana muri ubu buryo:

    G: ingombajwi imwe ariko igizwe n’amajwi abiri mu nyandiko nyejwi G+G: ingombajwi + ingombajwi

    G+N: ingombajwi + inyerera

    G+G+N: ingombajwi + ingombajwi + inyerera G+N+N: ingombajwi + inyerera + inyerera

    G+G+N+N: ingombajwi + ingombajwi + inyerera + inyerera

    G+G+G+N+N: ingombajwi + ingombajwi + ingombajwi + inyerera + inyerera

    2.   Ibihekane by’Ikinyarwanda n’uburyo byandikwa mu nyandiko nyejwi

    Mu Kinyarwanda, igihekane kigizwe n’ingombajwi ihindurirwa urwego rw’imivugire igafata urundi bitewe n’ikiciro irimo (Ingombajwi ihindurirwa urwego bitewe n’inyerera cyangwa inyamazuru bihekanye). Ihekana ry’amajwi y’ingombajwi n’inyerera rikubiye mu byiciro bikurikira bitewe n’aho zivugirwa:

    -        Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere;

    -        Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’inyuma;

    -        Ingombajwi zishyirwa mu mazuru;

    -        Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’imbere;

    -        Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma;

    -        Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma;

    -        Ingombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu rusenge rw’inyuma;

    -        Ikiciro kihariye.

    a)  Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere

    Iki kiciro dusangamo ingombajwi zose zishobora kujyana n’inyerera y’imbere [j/y]. Ibyo bihekane ni: inturike z’inyaminwa [pkj] [bgj], inturike y’inyamenyo [tkj], inturike y’inyenkanka [kj]. Harimo kandi inkubyi y’inyamwinyo [vgj], inkubyi y’inyesongashinya [skj], inkubyi z’inyarusenge [gj], inkarage y’inyamenyo [rgj], inturike nkubyi y’inyamwinyo [pfkj], inyamazuru y’inyaminwa [mɲ], inyamazuru y’inyamenyo [nɲ]

    Ingero z’amagambo:

    [rgj]: [àràrgjààrgjà]

    [gj]: [àmàgjààmbèèrè]

    [kj]: kjûùmà]

    [tkj]: tkjâàzò]

    [skj]: [gùskjà]

    [pkj]: [gùpkjòòndà]

    [bgj]: bgjâàgwò]

    [vgj]: [zààrâhòòvgjè]

    [mɲ]: ààndà]

    [ nɲ]: [ùmùkì nɲì]

    b)   Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’inyuma

    Iki kiciro dusangamo ingombajwi zose zishobora kujyana n’inyerera y’inyuma [w]. Ibyo bihekane ni: inturike z’inyaminwa [pk][bg], inturike z’inyamenyo [tkw][dgw], inturike z’inyenkanka [kw][gw], inkubyi z’inyamwinyo [fk][vg], inkubyi z’inyesongashinya [skw][zgw], inkubyi z’inyarusenge [∫kw][ Ʒgw], inkubyi y’inyenkanka [hw], inkarage y’inyamenyo [rgw], inturike nkubyi y’inyamwinyo [pfkh] inturike nkubyi y’inyesongashinya [tskw], inturike nkubyi y’inyarusenge [t∫kw], inyamazuru y’inyaminwa [mŋ], inyamazuru y’inyamenyo [nŋw], inyamazuru y’inyenkanka [ŋw]/ ɲŋw.

     Ingero z’amagambo:

    [dgw]: [rùràmùdgwììŋgà]

    [zgw]: [àzààhààzgwà]

    [rgw]: [kùrgwàànà]

    [Ʒgw]: [ìkjîƷgwâàŋgâƷgwâàŋgà]

    [gw]: [àzààgwà]

    -[kw]: [kwèèndèrèzà]

    [∫kw]: [kùrùkwà]

    -[tkw]: [gûtkwâàrà]

    [hw]: [àmâhwâ].

    [pk]: [ìt∫àpkà]

    [fkh]: [îgwûfkhà].

    [bg]: bgâàtò]

    [vg]: [gùhôòvgà].

    [mŋ]: âànzì]

    [nŋw]: [ùmùnŋwà]

    [pfk]: [gwûkhâàpfàkhààpfkhà]

    -  [ŋw]/[ɲŋw]: [àrâŋwâ]/[àrâɲŋwâ]

    [tskw]: [kwòòtskwà]

    [t∫kw]: [ gût∫kwêèkèèrà]

    [skw]: [gwùsàskwà]

    c)  Ingombajwi zishyirwa mu mazuru

    Iki kiciro dusangamo ingombajwi zose zishobora kubanzirizwa n’inyamazuru [n/m]. Ibyo bihekane ni: inturike z’inyaminwa [mph][mb], inturike z’inyamenyo [nth][nd], inturike z’inyenkanka [ŋkh][ ŋg], inkubyi z’inyamwinyo [mf][mv], inkubyi z’inyesongashinya [ns] [nz], inkubyi z’inyarusenge [n∫] [nƷ].

    Ingero z’amagambo:

    [ŋkh]: [îŋkhôôrî]

    [mf]: [ ìmfûrà]

    [nth]: [ìnthòôrè]

    [ns]: [însînà]

    - [n∫]: [în∫ûrò]

    [mph]: [împhû]/[ ìmphààmbà]

    - [mb]: mbââhô]

    [mv]: mvî]

    [nd]: ndî]

    [nz]: nzù]

    [nƷ]: nƷìƷì] -   [ŋg]: [îŋgô].

    d)   Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’imbere

    Iki kiciro dusangamo ingombajwi zishobora kubanzirizwa n’inyamazuru [n/m], zikajyana icyarimwe n’inyerera y’imbere [j/y]. Ibyo bihekane ni: inturike z’inyaminwa [mpkj/mp∫<] [mbgj], inturike z’inyamenyo [nthŋkhj] [nrgj], inturike y’inyenkanka [ŋkhj], inkubyi y’inyamwinyo [mvgj], inkubyi y’inyesongashinya [nskj], inkubyi z’inyarusenge [n<] [ngj].

    Ingero z’amagambo:

    -[nrgj]: nrgjààrgjà]

    [mbgj]: mbgjînò]

    [ ŋkhj ]: [îŋkhjûùrò]

    [nthŋkhj ]: nthŋkhjòôzà]

    [mpkj/mp∫<]: mp∫<îsî]

    [ngj]: ngjàànà]

    [nskj]: nskjò]

    - [n<]: [în<ûû<û]

    [mvgj]: [jàâhôòmvòòmvgjè]

    e)  Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma

    Iki kiciro dusangamo ingombajwi zishobora kubanzirizwa n’inyamazuru [n/m], zikajyana icyarimwe n’inyerera y’inyuma [w]. Ibyo bihekane ni: inturike z’inyaminwa [mphŋkhw] [mbg], inturike z’inyamenyo [nthŋkhw][ndgw], inturike z’inyenkanka [ŋkhw] [ŋgw], inkubyi z’inyamwinyo [mfk] [mvg], inkubyi z’inyesongashonya [nskw] [nzgw], inkubyi z’inyarusenge [n∫kw] [nƷgw].
    Ingero z’amagambo:

    [mbg]: mbgèêbgè]

    [nzgw]: [jàâhêènzgwè]

    [nƷgw]: [înƷgwîìrì]

    [ndgw]: [rgwààndgwììnzè]

    [n∫kw]: [n∫kwèêkêèrè]/[wìîn∫kwârààtùrà]

    [ŋkhw]: [îŋkhwâànò]

    [nthŋkhw]: nthŋkhw âàrò]

    [nskw]: [kôònskwà]

    [ndgw]: ndgwâàrà]

    [ŋgw]: [ìŋgwè]

    [mphŋkhw]: mphŋkhwèèmphŋkhwè]

    [mvg]: [àzùùmvgà]

    [mfk]: mfkààtì]

    f) Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma

    Iki kiciro dusangamo ingombajwi zishobora kujyana icyarimwe n’inyerera y’imbere n’iy’inyuma [j/y na w]. Ibyo bihekane ni: inturike y’inyaminwa [bgjgw], inkubyi y’inyamwinyo [vgjgw], inkubyi z’inyarusenge [<kw] [gjgw], inkarage y’inyamenyo [rgjgw], inyamazuru y’inyamunwa [mɲŋw].

    Ingero z’amagambo:

    - [∫<kw]: [kùrù<kwà]

    [kubgjgw]: [gùtùùbgjgwà].

    [vgjgw]: [bwàâhôòvgjgwè]

    [gjgw]: [kùgjòògjgwà]

    [rgjgw]: [àràrgjààrgjgwà]

    [mɲŋw]: [kùràmɲŋwà]

     gIngombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu

    rusenge rw’inyuma

    Iki kiciro dusangamo ingombajwi zishobora kubanzirizwa n’inyamazuru [n/m] kujyana icyarimwe n’inyerera y’imbere n’iy’inyuma [j/y na w]. Ibyo bihekane ni: inturike y’inyaminwa [mbgjgw], inkubyi y’inyamwinyo [mvgjgw], inkubyi z’inyarusenge [n<kw]

    [ ngjgw].

    Ingero z’amagambo:

    [mvgjw]: râhôòmvòò mvgjwà] n’îîk î?

    [mbgjgw]: [gùhòòmbgjgwà]

    - [n∫<kw]: [ în<kwâ]

    [ngjgw]: [kûgjôòngjgwà]

    h)   Ikiciro kihariye

    Muri iki kiciro habonekamo ibihekane bituruka ku ihura ry’indagi y’inyamunwa [p] ihura n’indagi y’inyamwinyo [f] bigatanga igihekane [pf], indagi y’inyamenyo [t] ihura n’indagi y’inyesongashinya [s] bikabyara igihekane [ts], indagi y’inyamenyo [t]  ihura n’indagi y’inyarusenge [] bikabyara igihekane [t].

    Ingero z’amagambo:

    [pf]: [ùmûpfâàkàzì].

    [ts] : [umûtsîma],

    [t∫] : [ùmùt∫àât∫à].

    Imbonerahamwe rusange y’ibihekane byose mu nyandiko nyejwi


    h


    d
    f

    Ibisobanuro ku misomere y’imbonerahamwe
    1.          Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere.

    2.          Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’inyuma.

    3.          Ingombajwi zishyirwa mu mazuru.

    4.          Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’imbere.

    5.          Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma.

    6.          Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma.

    7.          Ingombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu rusenge rw’inyuma.

    8.          Ikiciro kihariye.

    IMYITOZO

    1.         Igihekane gitandukaniye he n’ingombajwi?

    2.         Andika amagambo akurikira mu nyandiko nyejwi:

    a)  Winshwaratura:

    b)  Impyisi

    c)  Intwaro

    d)  Inshushyu

    e)  Inkori

    f) Nshwekure

    7.3.2. Imyandikire y’interuro mu nyandiko nyejwi

    IGIKORWA

    Kora umwitozo wo gusoma amagambo agize interuro zinyuranye

    ziri mu mwandiko “Umurunga w’iminsi” n’andi magambo cyangwa

    interuro bigaragaramo ibihekane byose by’Ikinyarwanda maze ukore

    ubushakashatsi ugaragaze uko interuro zandikwa mu nyandiko nyejwi.


    Kwandika interuro mu nyandiko nyejwi.

    Iyo bandika interuro mu nyandiko nyejwi ntibapfa kubikora uko babonye. Hari ibyitabwaho mu kwandika interuro mu nyandiko nyejwi. Ni byiza gukurikiza uburyo bukurikira kugira ngo ubashe kwandika interuro mu nyandiko nyejwi.

    Bisaba ko umuntu yandika ijwi ryose ryumvikana iyo avuga ijambo cyangwa interuro runaka. Ni ngombwa ko umuntu yandika agaragaza ibimenyetso byose byumvikana. Bityo rero, amasaku yose agomba kugaragazwa ni ukuvuga ko

    yaba amasaku y’integuza, amasaku nyejuru n’amasaku nyesi yose arandikwa. Ni ngombwa kwita ku migemo igize amagambo kuko umugemo waba utinda cyangwa ubanguka yandikwa yose. Ni ngombwa kwandika ibimenyetso byose byihariye nk’uko byagiye bigaragazwa mu myandikire y’amagambo mu nyandiko nyejwi.

    Burya iyo umuntu avuga, amajwi asohoka mu kamwa afatanye ni yo mpamvu iyo bandika interuro mu nyandiko nyejwi bafatanya amagambo yose uko yakabaye. Interuro yose ishyirwa hagati y’udusodeko [ ].

    Urugero:

    Uko amajyambere agenda yiyongera ni ko ikitwa umutungo kamere twasigiwe n’abakurambere bacu ugenda ukoreshwa rimwe na rimwe neza cyangwa nabi hirengagijwe abavuka uko bwije n’uko bukeye.

    [ûkwȃmàgjààmbèràgjèêndȃjȋìjòŋgjèèrànȋkwȋkjìȋtkwùmûtûùŋgòkhàmêrê tkwàȃs igjìwênȃßȃkûrààmbèrèßat∫ùgjèèndûkȏrèè∫kwàrȋmŋênȃrȋmŋènêêzȃkjȃȃŋgwȃnà ȃßȋhȋìrèèŋgàgjìƷgwàßȃvûùkwûkwȏbgìȋƷênûûkwôßùkjèêjè]

    IMYITOZO

    1.     Vuga muri make icyo wagenderaho wandika interuro mu nyandiko nyejwi.

    2.     Iyo witegereje usanga imyandikire y’amagambo arimo ibihekane mu nyandiko nyejwi ihuriye he n’imyandikire y’interuro mu nyandiko nyejwi? Sobanura igisubizo cyawe.

    3.   Andika izi nteruro mu nyandiko nyejwi:

    a)  Voma vuba uze tuzamuke burije, ejo iwacu batazabura amazi yo kubobeza imigozi kuko bafite abakozi bazabubakira urugo.

    b)  Umunyeshuri usoma ibitabo ajijuka vuba.

    c)  Yewe waranasaze!

    VII.4.   Inyandiko nyemvugo

    IGIKORWA

    Itegereze amagambo akurikira yanditswe mu mpushya ebyiri maze witegereze amajwi yanditse atsindagiye. Kora ubushakashatsi utahure inshoza y’inyandiko nyemvugo n’uko bandika ibihekane mu nyandiko nyemvugo kandi utandukaye uko bandika ibihekane mu nyandiko nyejwi no mu nyandiko nyemvugo.


    a)  Inshoza y’inyandiko nyemvugo

    Inyandiko nyemvugo ni inyandiko ishyira mu bikorwa amategeko yo kugabanya ibimenyetso byandika ibihekane mu nyandiko nyejwi. Ibimenyetso bisigaye biba byihagije ku buryo bidatera kwitiranya amagambo no kujijinganya ku bisobanuro by’ijambo ryanditse. Ibimenyetso bisigaye bibarirwa mu rwego rw’iyigamvugo, bibarirwa gutyo mu nyandiko nyemvugo.

    Iyo umaze kugabanya utyo ibimenyetso by’inyandiko nyejwi uba uvuye mu rwego rw’iyigamajwi ugiye mu rwego rw’iyigamvugo. Icyo gihe, ibimenyetso bisigaye bikurwa mu dusodeko bigashyirwa mu hagati mu dukoni tubiri tuberamye, ari na two turanga inyandiko nyemvugo.

    b) Imbonerahamwe rusange y’ibihekane byose mu nyandiko nyemvugo

    v






    Ibisobanuro ku misomere y’imbonerahamwe

    1.          Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere.

    2.          Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’inyuma.

    3.          Ingombajwi zishyirwa mu mazuru.

    4.          Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’imbere.

    5.          Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma.

    6.          Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma.

    7.          Ingombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu rusenge rw’inyuma.

    8.          Ikiciro kihariye.

    IMYITOZO

    1.         Igihekane gitandukaniye he n’ingombajwi?

    2.         Andika amagambo akurikira mu nyandiko nyejwi:

    a)  Winshwaratura:

    b)  Impyisi

    c)  Intwaro

    d)  Inshushyu

    e)  Inkori

    f)   Nshwekure

    7.3.2. Imyandikire y’interuro mu nyandiko nyejwi

    IGIKORWA

    Kora umwitozo wo gusoma amagambo agize interuro zinyuranye

    ziri mu mwandiko “Umurunga w’iminsi” n’andi magambo cyangwa

    interuro bigaragaramo ibihekane byose by’Ikinyarwanda maze ukore

    ubushakashatsi ugaragaze uko interuro zandikwa mu nyandiko nyejwi.


    Kwandika interuro mu nyandiko nyejwi.

    Iyo bandika interuro mu nyandiko nyejwi ntibapfa kubikora uko babonye. Hari ibyitabwaho mu kwandika interuro mu nyandiko nyejwi. Ni byiza gukurikiza uburyo bukurikira kugira ngo ubashe kwandika interuro mu nyandiko nyejwi.

    Bisaba ko umuntu yandika ijwi ryose ryumvikana iyo avuga ijambo cyangwa interuro runaka. Ni ngombwa ko umuntu yandika agaragaza ibimenyetso byose byumvikana. Bityo rero, amasaku yose agomba kugaragazwa ni ukuvuga ko

    yaba amasaku y’integuza, amasaku nyejuru n’amasaku nyesi yose arandikwa. Ni ngombwa kwita ku migemo igize amagambo kuko umugemo waba utinda cyangwa ubanguka yandikwa yose. Ni ngombwa kwandika ibimenyetso byose byihariye nk’uko byagiye bigaragazwa mu myandikire y’amagambo mu nyandiko nyejwi.

    Burya iyo umuntu avuga, amajwi asohoka mu kamwa afatanye ni yo mpamvu iyo bandika interuro mu nyandiko nyejwi bafatanya amagambo yose uko yakabaye. Interuro yose ishyirwa hagati y’udusodeko [ ].

    Urugero:

    Uko amajyambere agenda yiyongera ni ko ikitwa umutungo kamere twasigiwe n’abakurambere bacu ugenda ukoreshwa rimwe na rimwe neza cyangwa nabi hirengagijwe abavuka uko bwije n’uko bukeye.

    [ûkwȃmàgjààmbèràgjèêndȃjȋìjòŋgjèèrànȋkwȋkjìȋtkwùmûtûùŋgòkhàmêrê tkwàȃs igjìwênȃßȃkûrààmbèrèßat∫ùgjèèndûkȏrèè∫kwàrȋmŋênȃrȋmŋènêêzȃkjȃȃŋgwȃnà ȃßȋhȋìrèèŋgàgjìƷgwàßȃvûùkwûkwȏbgìȋƷênûûkwôßùkjèêjè]

    IMYITOZO

    1.         Vuga muri make icyo wagenderaho wandika interuro mu nyandiko nyejwi.

    2.         Iyo witegereje usanga imyandikire y’amagambo arimo ibihekane mu nyandiko nyejwi ihuriye he n’imyandikire y’interuro mu nyandiko nyejwi? Sobanura igisubizo cyawe.

    3.         Andika izi nteruro mu nyandiko nyejwi:

    a)  Voma vuba uze tuzamuke burije, ejo iwacu batazabura amazi yo kubobeza imigozi kuko bafite abakozi bazabubakira urugo.

    b)  Umunyeshuri usoma ibitabo ajijuka vuba.

    c)  Yewe waranasaze!

    VII.4.   Inyandiko nyemvugo

    IGIKORWA

    Itegereze amagambo akurikira yanditswe mu mpushya ebyiri maze witegereze amajwi yanditse atsindagiye. Kora ubushakashatsi utahure inshoza y’inyandiko nyemvugo n’uko bandika ibihekane mu nyandiko nyemvugo kandi utandukaye uko bandika ibihekane mu nyandiko nyejwi no mu nyandiko nyemvugo.


    a)  Inshoza y’inyandiko nyemvugo

    Inyandiko nyemvugo ni inyandiko ishyira mu bikorwa amategeko yo kugabanya ibimenyetso byandika ibihekane mu nyandiko nyejwi. Ibimenyetso bisigaye biba byihagije ku buryo bidatera kwitiranya amagambo no kujijinganya ku bisobanuro by’ijambo ryanditse. Ibimenyetso bisigaye bibarirwa mu rwego rw’iyigamvugo, bibarirwa gutyo mu nyandiko nyemvugo.

    Iyo umaze kugabanya utyo ibimenyetso by’inyandiko nyejwi uba uvuye mu rwego rw’iyigamajwi ugiye mu rwego rw’iyigamvugo. Icyo gihe, ibimenyetso bisigaye bikurwa mu dusodeko bigashyirwa mu hagati mu dukoni tubiri tuberamye, ari na two turanga inyandiko nyemvugo.


    b)  Imbonerahamwe rusange y’ibihekane byose mu nyandiko nyemvugo








    Ibisobanuro ku misomere y’imbonerahamwe

    1.          Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere.

    2.          Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’inyuma.

    3.          Ingombajwi zishyirwa mu mazuru.

    4.          Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’imbere.

    5.          Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma.

    6.          Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma.

    7.          Ingombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu rusenge rw’inyuma.

    8.          Ikiciro kihariye.


    C)  Gutandukanya inyandiko nyejwi n’inyandiko nyemvugo

    Inyandiko nyejwi

    –      Mu nyandiko nyejwi bandika amajwi yose yumvikana batagabanya ibimenyetso.

    –      Ibyo banditse bishyirwa mu dusodeko [ ]

    –      Mu nyandiko nyejwi iyo bandika interuro bandika bafatanije amagambo yose ayigize.

    –      Bandika bashyiraho amasaku nyesi n’amasaku nyejuru ndetse n’amasaku y’integuza.

    Inyandiko nyemvugo

    –        Bandika bagabanya ibimenyetso ntibandika amajwi yose yumvikana.

    –        Ibyo bandika bishyirwa hagati y’uturongo tubiri / /.

    –        No mu nyandiko nyemvugo bandika bafatanije interuro.

    –        Amasaku y’integuza ntiyandikwa n’amasaku nyesi ntiyandikwa.

    Ingero:




    Ikitonderwa:

    Iyo ugenzuye neza usanga inyandiko nyemvugo y’ibihekane by’Ikinyarwanda ijya gusa n’inyandiko isanzwe ariko inyandiko isanzwe yo ikoresha ibimenyetso bike cyane kugira ngo bidatera urujijo.

    Mu rwego rwo kuvanaho urujijo abantu bashobora kugira kuri izi nyandiko zose, ni ngombwa kugaragaza imbonerahamwe igereranya izo nyadiko zombi.

    Kugereranyaamajwiy’ibihekane mu nyandikoisanzwe, nyejwinanyemvugo



    g

    n

    fr




    IMYITOZO

    1.    Vuga muri make icyo wagenderaho wandika amagambo cyangwa interuro mu nyandiko nyemvugo.

    2.    Andika amagambo akurikira mu nyandiko nyemvugo:

    a)  Ubwato

    b)  Ukwaha

    c)  Igihwagari

    d)  Guhovwa

    e)  Umwana

    3.  Andika interuro zikurikira mu nyandiko yemvugo.

    a)  Umunyeshuri usoma ibitabo ajijuka vuba.

    b) Yewe waranasaze!

    4.     Interuro ikurikira iri mu nyandiko nyejwi. Yandike mu nyandiko nyemvugo.

    [VòòmàvûβûzêthùzàâmûùkhèβûrîìƷeƷîwàâtʃùβàthàzààβûrâmâàzîjô kùβòβèèzìmìgôzîkûkôβàfî thàβâkôzìβâzââβûùβàkjìrùrûgô]

    VII.5. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Hanga indirimbo ku nsanganyamatsiko wihitiyemo wubahiriza uturango tw’indirimbo, uzayiririmbire bagenzi bawe.


    VII.6.   Isuzuma risoza umutwe wa karindwi

    Soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.

    Mu gihe cyange ngihumeka

    Mu gihe cyange ngihumeka

    Mu gihe Rurema akimpagaritse Umurimo nshinzwe nzawukunda Nkore umuganda mu bo tubana

    5. Nta kuganda mbasiganya. Mu gihe cyange ngihumeka Ntabwo nzakorera ku jisho Nzaba ku isi mfite gahunda

    Nzave ku isi nta gahinda


    10. Nzaritahe mpundwa impundu. Mu gihe cyange ngihumeka

    Ndi umuhinzi mutiganda

    Nta masinde ndima ngo ndaze Ntirozonga mu kazi kange

    15. Na ya fumbire nyikoresha, Igihe cyose kitanshika

    Za ndobanure nkazitera Imyaka yera ngasarura Maze ngasagurira n’abandi

    20. Nkaba Mirenge wo ku Ntenyo. Mu gihe cyange ngihumeka

    Ndi wa mworozi uva mu bworo N’izo ndagiye ntazirumanza

    Nkamenya gitare kinoza umukamo

    25. Nkajya nyigondera ntiganda Bwakintize mu bo tubana Amata n’amavuta bahembuke Mfite ubukungu n’amafaranga

    Amashyo agwira nkaba umutunzi

    30. Ari na ko noroza abadatunze. Mu gihe cyange ngihumeka Ndi mu ishuri hamwe n’abandi

    Nzajya ntanga ibitekerezo Mbikora kandi ntarangaye

    35. He kuzagira ikinshika Impamyabushobozi nzazikukane Nzikoreshe mu kazi nshinzwe Niga imishinga mu bushishozi N’ubwo bukungu mbuzamura

    40. Amafaranga agasesekara. Mu gihe cyange ngihumeka

    Ndi mu bashinzwe umutekano Ntabwo nzaha urugomo umwanya Nta karengane mu bo nshinzwe

    45. Abanyemari babe uruhuri Umutekano bawizeye Inganda nyinshi n’amafaranga

    Bisakare igihugu cyose Nange kandi nge nishimira

    50. Ko narinze Igihugu cyange. Mu gihe cyange ngihumeka Ndi umuganga mvura abantu Ntawe mpeza mu bansanga N’uwahumanye muhumuriza

    55.  Abaje bose bazavurwa.

    Bwa burwayi bwo kwigunga

    Bumwe bugusha mu kwiyahura Buzacike mu Banyarwanda Amaboko yabo akorere u Rwanda

    60. Maze dutere imbere ubutitsa. Mu gihe cyange ngihumeka, Nzaba umwarimu w’umurava

    Ireme ry’uburezi ndigire intego

    Igihugu cyange ngihe inzobere,

    65. Ikoranabuhanga risakare. Mu gihe nk’iki duhumeka Ngewe nawe intoki mu zindi

    Dukore neza bimwe bishimwa Ikintu cyose mu gihe cyacyo.

    70. Ni wo musingi w’iterambere.

    I.  Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1.    Ushingiye ku mwandiko sobanura uburyo gukoresha neza igihe bigira uruhare mu iterambere.

    2.    Aho umuhanzi avuga ngo nzaritahe mpundwa impundu yashakaga kuvuga iki? Ni iriki azataha? Kubera iki?

    3.    Rondora ibyiciro by’abantu umuhanzi yavuze werekane uburyo ibyo bakora babikorera ku gihe no ku iterambere muri rusange.

    4.   Uyu mwandiko uri mu yihe ngeri? Kora isesengura ry’uyu mwandiko wasomye kandi unagaragaze tumwe mu turango tw’imyandiko nk’iyi.

    II.  Ibibazo by’inyunguramagambo

    1.     Sobanura amagambo akurikira dusanga mu mwandiko “Mu gihe cyange ngihumeka”.

    a)  Kuganda

    b)  Gukorera ijisho

    c)  Kwirozonga

    d)  Ubworo

    2.   Koresha mu nteruro ayo magambo umaze gusobanura

    III. Ibibazo ku nyandiko nyejwi no ku nyandiko nyemvugo

    1.         Tanga inshoza y’igihekane kandi utange n’ingero ebyiri.

    2.          Wifashishije ingero ebyiri, sobanura uko amajwi shingiro y’Ikinyarwanda ahekana.

    3.          Tandukanya inyandiko nyejwi n’inyandiko nyemvugo.

    4.          Andika interuro zikurikira mu nyandiko nyejwi:

    a)  Amakimbirane ni imvano y’intambara.

    b)  Nta mpamvu yo gupyonda iyo mashini.

    IV.  Ihangamwandiko

    Hitamo umwuga wishakiye maze uwuhimbeho indirimbo ngufi itarengeje ibitero bitatu n’inyikirizo yabyo. Ntiwibagirwe gushyiramo ikeshamvugo rigomba kuboneka mu ndirimbo.

     












  • UMUTWE WA 8 UMUCO WO KUZIGAMA

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    –      Gusesengura umwandiko ku muco wo kuzigama, agaragaza ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.

    –      Gusesengura raporo no kuyikora.

    –      Kuzuza neza impapuro zabugenewe.

    IGIKORWA CY’UMWINJIZO

    Uhereye ku bumenyi usanzwe ufite ku kuzigama, ubona umuco wo kuzigama uteye ute aho utuye n’aho ugenda? Kora ubushakashatsi maze werekane akamaro ko kuzigama mu iteranbere ry’Igihugu.

    VIII.1.  Umwandiko: Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama

    F

    Iyi si dutuye iteye ukwayo, wicaye ntiwatamira, udatembereye ntiwamenya. Mitima yatangiye kugira inzozi zo gutera imbere se akimara kwitaba Imana. Yagize ayo makuba yo kubura ababyeyi yiga mu mashuri y’inshuke. Nubwo yari ikibondo, yumvaga abantu benshi bamusabira kuko se yabasize bakiri bato. Umunsi umwe ahuye n’umuturanyi we w’urungano bagirana iki kigan- iro:

    Mitima: Barayasesa nkubwire, burya ngo so ukwanga akwita nabi kandi ngo izina ni ryo muntu. Ugira ngo se nkawe ntiwokamwe n’umuruho kuva bakwita Barayasesa!

    Barayasesa: Winkura umutima, Habarugira ni mwene Nzahirwa! Komeza uyage yenda ndageraho nkuremo ijambo. Komeza sha!

    Mitima: Mwasigaye muri bato, kubaho neza birabagora kandi mufite

    umuryango mugari ukize ibya Mirenge!

    Barayasesa: Ariko sha ko numva ushaka kwigira umujyanama w’isi yose, uravugira kuki? ubona undusha kubaho neza?

    Mitima: Ahaaa! Ngo na Nyokorome akuruma akurora! Icyashobotse ni kimwe,


    Bajyinama mwene Mirimo wari waranywanye na data, nubwo yari ageze mu za bukuru, yatwitayeho araturera, adutoza umuco wo kuzigama tukiri bato. Hashize amezi atatu nyuma yo kwera, twituwe ineza n’uwo munywanyi w’umuryango wacu kugira ngo tuzibesheho atakiriho. Yadutoje umuco wo kuzigama, uwo muco uragenda uratwokama none tugeze ahashimishije. Burya ngo ugira neza ineza ukayisanga imbere! Data na we yabaye nka Nyamutegerikizaza wari utuye i Gihinga na Gihindamuyaga.

    Barayasesa: Yabahaye amafaranga se? Yabahaye ubuhe bwoko bw’imari mwazigamye? Ese ubu ibyo mwabaga mwifuza cyangwa mukenera mwarabibonye? Mu yandi magambo mwarangije kugera iyo mujya?

    Mitima: Icyo yaduhaye cyose, gusa nyine icyo nkubwiye yadutoje kuzigama.

    Mwe se ababyeyi banyu nta cyo babahaye?

    Barayasesa: Baduhaye amafaranga ndetse n’indi mitungo. Nyamara se ntibyadushiriyeho? Umenya baraturoze inyatsi!

    Mitima: Nta na rimwe se mwigeze mutekereza kuzigama uwo mutungo mwahawe kugira ngo muteganyirize iminsi?

    Barayasesa: Ubwo se umuntu w’umusore ukiri muto nkange akeneye kuzigama? Umuntu atangira gutekereza kuzigama ari uko yashinze urugo.

    Mitima: Barayasesa ntukitiranye ibintu, kukubwira ntyo ni uko nabonye akamaro ko kuzigama. Iyo witeganyirije ukiri muto, ugakomeza ukabigira umuco, biraguhira ku buryo igihe kigera ibigo by’imari n’amabanki acuruza amafaranga bikakwizera ugakorana na byo mu buryo bunyuranye. Iyo ugwije ubwizigame ushobora gukuraho igice k’imari ukagishora mu bikorwa bibyara inyungu. Si uko Kanyamibwa yakize kugeza ubwo basigaye bamwita Mirenge!

    Barayasesa: Uramponda sinoga. Ushaka kuvuga se ko ubu nkoze nkawe nabyutsa umutwe? Ntabaronkera rimwe nk’abava guca imisigati, kandi wikanira umugisha w’undi ukannya ibuye!

    Mitima: Burya sogokuru yari ahugutse pe! Yaraduhanuraga iyo twabaga twicaye ku mashyiga dutaramye yageraho ati: “Muge muzigama izi nama mba mbaha zizabagirira akamaro”. Tukumvisha amatwi n’umutima, tukazirikana ibyo atubwiye tukabibika, kugeza n’ubu impanuro ze nziza ziradutunze. Mu bukungu nk’uko nabihuguwe, igisobanuro cyo kuzigama ni ukubika amafaranga kugeza igihe ugwirije umubare w’amafaranga akwiye kugira ngo ugure icyo ukeneye cyangwa wifuza. Amafaranga udakoresheje uyu munsi ashobora kugufasha kugera ku ntego zawe ejo cyangwa mu gihe kizaza.Ubyumve neza ubizirikane.

    Mu gihe barimo baganira Maharane yakurikiranaga ibiganiro byabo ari iruhande mu gahuru bugufi y’aho bari bahagaze. Ageze aho araza yinjira mu kiganiro. Bakomeza baganira muri aya magambo:

    Maharane: Eeee! Ba sha, muri mu biki?

    Barayasesa: Banza udusuhuze wa gahungu we!

    Maharane: Mukomere cyane! Nahoze mbumviriza numva mufite imigambi myiza, ifite ikerekezo kizima. Benshi mu rubyiruko bashaka guhindura amateka. Kuzigama mwariho mukomozaho biba byiza iyo bitangiye kare. Abakuru bagira bati: “Iteme umugabo azambuka yakennye aritinda agitunze”. Twe tugifite imbaraga, iki ni cyo gihe cyo kwizigama nubwo twatinze. Twese tuzi ko Mitima yagize umutima wo gutangira kwizigama akimara kuba imfubyi; urabona ataradusize Barayase? Cyakora wowe ngo uri Gakundabakobwa uyasesera inkumi! Umunsi wasesewe n’umuze uzaba utizize?

    Mitima: Kuri ngewe Mitima, kuzigama hakiri kare ukabikora kenshi, kabone n’iyo waba ugenda uzigama igiceri kimwe, ukirinda ibirangaza, ibisindisha n’utundi ducogocogo twose tudafite agaciro ni intwaro ikomeye igufasha kuzagera ku cyo ukeneye wiyemeje. Ese wari uzi ko buri wese ashobora kuzigama hatitawe ku myaka umuntu afite cyangwa ku mafaranga yinjiza? Ndamutse mfite agahinja, nahita nkayobora ibigo by’imari nkagafunguriza konti, nkajya nkashyiriraho udufaranga uko natubonye kose. Ariko sha, nimubarire uruhinja kuva ruvutse kugera yenda rukuze rukinjira mu mashuri yisumbuye! Tekereza buri cyumweru waragiye uzigamira uwo mwana kandi na we yarigiye hejuru akajya agira icyo yinagira kuri konti wamufungurije! Uwo mushinga ntiwaba ari mwiza cyane?

    Maharane: Ni byiza mwa bavandimwe mwe kwiha intego no gushyiraho gahunda yo kuzigama. Igihe bifata kugira ngo ugere ku ntego giterwa n’ikiguzi k’icyo ushaka kugeraho, icyo winjiza, ibyo uzigama utangaho amafaranga ndetse n’ibyo umenyereye kugura. Barayasesa aho ntiwacikanwe?

    Barayasesa: Ku bwange Barayasesa numva twacutsa ibiganiro; sha ndumva ubu munshinga ibikwasi.

    Nyuma y’icyo kiganiro basezeranaho, buri wese aca ukwe n’undi ukwe. Barayasesa agenda yivugisha ati: “Ririya ryori ryo kwa Ntezirizaza ngo ni Mitima, riteye imbere. Naritanze kubona izuba, niha gucudika nkiri muto, ndinezeza niha amayoga niha amuki, mfata ingendo zidafite umumaro, noneee! Mfite n’impungenge ko naba naragenderewe na wa mwanzi ugenda amunga ubuzima bw’abimitse ingeso y’ubusambanyi. Ngiye gufata ingamba, ntawuvuma iritararenga. Imyaka makumyabiri mfite, ngiye gufunguza konti muri banki

    nge nzigama udufaranga mbonye. Kubera ko mfite ingwate itubutse nahawe na sogokuru, nyuma y’igihe runaka nzaba naranogeje umushinga w’ubucuruzi nigane Mitima mwene Ntezirizaza. Nzagisha inama naho ubundi ngumye muri mama wararaye nazapfana agahinda mbonye abo twabyirukanye bibeshejeho neza bitewe no kuzigama. Inyungu zakwa ku nguzanyo si igitero. Ibigo by’imari kandi hari n’inyungu ngo bigenera uwazigamye. Ntiwatera imbere utizigama, ntiwatera imbere utagana ibigo by’imari n’amabanki. Kuva ubu nisubiyeho.”

    8.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA

    Soma umwandiko ya “Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1.   Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo yo mu mwandiko, usanishe uko bishoboka: kubyutsa umutwe, kugendererwa.

    a)  Mfite impungenge     ko naba……………..na wa   mwanzi   utera

    abimitse ubusambanyi.

    b)  Nyuma yo guhomba igihe kirekire nongeye.......... maze

    kubona igishoro nkuye muri banki.

    2.    Koresha amagambo akurikira mu nteruro zumvikanisha neza icyo ashaka kuvuga: kuyaga, kokamwa n’umuruho, kwera, umunywanyi, umuze.

    8.1.

    Raporo, igira imbata nk’iy’umwandiko usanzwe. Ni ukuvuga umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo.

    Umutwe : Umutwe wa raporo ni insanganyamatsiko raporo nyirizina yerekeyeho. Umutwe wa raporo witarura intangiriro, ukagaragazwa cyane cyangwa ugacibwaho umurongo.

    Intangiriro: Muri iki gice, ukora raporo yandikamo icyo agiye gukorera raporo

    n’impamvu ayikora ndetse n’agaciro iyo raporo ifite.

    Igihimba: Muri iki gice, ukora raporo agaragaza ku buryo burambuye uko abona ibyo akorera raporo; abivuga abitondekanya nk’ugambiriye kubisobanura mu buryo bw’inyurabwenge. Ukora raporo agomba gutanga ibisobanuro biza gutuma uwo aha raporo adashidikanya ku myanzuro aza kumugezaho. Ibyo kandi ukora raporo abikora atabogamye.

    Umusozo: Muri iki gice, ukora raporo atangamo ibitekerezo by’uburyo ikibazo k’ ibyo yakoreye raporo abona cyakemuka. Mbere yo gutangira kwandika raporo, uba wabanje gutekereza ku byo uvuga mu myanzuro.

    Raporo nziza igomba gutuma uwo yandikiwe yemera ibitekerezo biyikubiyemo, agafata ibyemezo ku myanzuro y

    Iyo umukozi ushinzwe irangamimerere abonye dosiye yawe, arayisuzuma, akayemeza cyangwa akayihakana, hanyuma ukohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni cyangwa imeri (Email) bukumenyesha ko dosiye yawe yemewe cyangwa yanzwe. Iyo utabonye ubutumwa bugufi nyuma y’iminsi itatu y’akazi wohereje dosiye isaba, uhamagara ku biro by’umurenge wahisemo, cyangwa ukajyayo kugira ngo bagusobanurire.

    agejejweho, ariko ntigomba kubogama.2. Gusoma no kumva umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama”, hanyuma usubize ibibazo byawubajijweho.

    1.     Kuki tugomba kuzigama?

    2.     Ni iyihe nyungu Mitima abona mu kwizigamira?

    3.     Ni ba nde bashobora kwizigamira ?

    4.     Mu mwandiko baravuga ko kuzigama bigomba gutangira ryari ?

    5.    Ni iki kibabaza Barayasesa?

    6.     Ni uwuhe mugambi Barayasesa yafashe nyuma yo kumva inama za Mitima?

    8.1.3.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama”, hanyuma usubize ibibazo byo gusesengura umwandiko.

    1.    Ni izihe ngingo z’ingenzi zigize uyu mwandiko?

    2.    Gereranya ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima bw’aho utuye? Hari abantu uzi bizigamiye bagatera imbere nka Mitima? Hari abo se uzi basesaguye ibyabo bigatuma basigara inyuma?

    3.    Gutoza abakiri bato kuzigama bifite kamaro ki kuri bo no ku gihugu muri rusange?

    4.    Umaze kumva ibyiza byo kuzigama, ni iyihe nama wagira abanyeshuri bagenzi bawe n’abandi bantu muri rusange?

    8.1.4.  Kungurana ibitekerezo

    IGIKORWA

    Ungurana ibitekerezo na bagenzi bawe ku nsanganyamatsiko ikurikira:

    “Kuzigama ni umusingi w’iterambere rirambye”.

    VIII.2.   Raporo

    IGIKORWA

    Iyo umuntu agiye mu butumwa ahantu runaka agamije kwereka uwamutumye ko icyo yagiye gukora yagikoze, amukorera raporo. Nimukore ubushakashatsi, mutahure raporo icyo ari cyo, uko ikorwa, imiterere yayo n’ibyitabwaho mu kuyikora.

    1.  Inshoza ya raporo

    Raporo ikorwa n’umuntu wahawe ubutumwa ubu n’ubu. Iba ifite intego igamije, ikajyamo ibitekerezo bwite bya nyiri ukuyikora, kandi ikarangira atanga ibitekerezo ku myanzuro igomba gufatwa. Raporo iba igenewe umuyobozi ugomba gufata ibyemezo ku bitekerezo byamugejejweho.

    2.  Imbata ya raporo

    Raporo, igira imbata nk’iy’umwandiko usanzwe. Ni ukuvuga umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo.

    Umutwe : Umutwe wa raporo ni insanganyamatsiko raporo nyirizina yerekeyeho. Umutwe wa raporo witarura intangiriro, ukagaragazwa cyane cyangwa ugacibwaho umurongo.

    Intangiriro: Muri iki gice, ukora raporo yandikamo icyo agiye gukorera raporo

    n’impamvu ayikora ndetse n’agaciro iyo raporo ifite.

    Igihimba: Muri iki gice, ukora raporo agaragaza ku buryo burambuye uko abona ibyo akorera raporo; abivuga abitondekanya nk’ugambiriye kubisobanura mu buryo bw’inyurabwenge. Ukora raporo agomba gutanga ibisobanuro biza gutuma uwo aha raporo adashidikanya ku myanzuro aza kumugezaho. Ibyo kandi ukora raporo abikora atabogamye.

    Umusozo: Muri iki gice, ukora raporo atangamo ibitekerezo by’uburyo ikibazo k’ ibyo yakoreye raporo abona cyakemuka. Mbere yo gutangira kwandika raporo, uba wabanje gutekereza ku byo uvuga mu myanzuro.

    Raporo nziza igomba gutuma uwo yandikiwe yemera ibitekerezo biyikubiyemo, agafata ibyemezo ku myanzuro yagejejweho, ariko ntigomba kubogama.

    1.  Uburyo raporo ikorwa

    Ukora raporo agomba kwita kuri ibi bikurikira:

    –      Gukoresha imvugo itunganye kandi yumvikana.

    –      Kugaragaza ibyerekeye icyo uvuga muri raporo yawe: itariki, isaha, igihe, abari bahari n’abo ari bo, ingingo zizweho cyangwa ikindi gikorwa cyari cyajyanye ukora raporo, ibyemezo byafashwe…

    –      Kugaragaza ibitekerezo by’ingenzi kugira ngo uyisoma abone vuba ibyo uwakoze raporo aha agaciro kanini.

    –      Gushyiraho amazina n’umukono by’uwakoze raporo.

    Urugero rwa raporo:

    KAMANA Aloyizi                                           Mirenge, ku wa 12 Ugushyingo 2001 Umuyobozi w’Umurenge wa Bwiza

    Akarere ka Mirenge

    Agasanduku k’iposita 50 Mirenge

    Raporo ku mikoreshereze y’amafaranga y’ubudehe

    Nk’uko byakozwe mu mirenge yose, hari amafaranga Leta y’u Rwnda yageneye buri murenge kugira ngo afashe abaturage kwiteza imbere mu bikorwa remezo. Kubera ko byagaragaye ko hari aho yakoreshejwe nabi, Nyakubahwa Muyobozi w’Akarere ka Mirenge, mboherereje iyi raporo mbamenyesha ikibazo cyagaragaye mu Kagari ka Mugarura kugira ngo mugire umwanzuro mwabitangaho bityo iterambere ry’abaturage ntirikomeze kudindira.

    Muri buri kagari, hatanzwe miriyoni makumyabiri zagombaga gukoreshwa mu bikorwa remezo binyuranye. Nyuma y’igenzura nakoze, nasanze mu tugari two mu Murenge nyobora, abayobozi batwo barakoresheje inama abaturage, bigira hamwe icyo ayo mafaranga azakora. Mu igenzura nakoze nasanze byaragenze neza usibye mu kagari kamwe. Mu Kagari ka Muguramo, bari bahisemo kubaka amavomero abiri, bashaka rwiyemezamirimo, bamuha isoko arayubaka. Byatwaye amafaranga miriyoni cumi n’eshanu. Asigaye miriyoni eshanu, bumvikanye ko bayaguriramo inka za kijyambere abana b’imfubyi birera batatu n’abapfakazi barindwi, ibyo babyemeranywaho batyo. Mu bugenzuzi nakoze, nasanze amavomero ahari, rwiyemezamirimo yarayakoze uko byasabwaga, aranishyurwa. Amatungo yagombaga kugurirwa abaturage, yaraguzwe ariko yaguzwe mu buryo butari bwo. Umuyobozi w’akagari yagiye kuyagura ubwe ku giti ke, nta soko ritanzwe. Amatungo yaguze ntabwo afite agaciro gakwiye. Inka ya kijyambere yagombaga kugurwa, ni ifite agaciro k’ibihumbi magana atanu. Nyamara inka zaguzwe si iza kijyambere, ni inka zisanzwe, ubona zifite agaciro k’ibihumbi magana abiri kuri buri nka. Uburyo zaguzwe na bwo ntibwumvikana, kuko ari nta soko ryatanzwe ngo ba rwiyemezamirimo baripiganirwe. Ikigaragara ni uko amafaranga y’ubudehe yatanzwe mu Kagari ka Muguramo atakoreshejwe neza.

    Nk’Umuyobozi w’Umurenge wa Bwiza, Akagari ka Muguramo kabarizwamo, mbahaye iyi raporo kugira ngo muyigane ubushishozi, mugire umwanzuro mufatira Umuyobozi w’ako kagari. Ashyikirizwe inkiko, aryozwe amafaranga yakoresheje nabi, kandi afatirwe ibindi bihano bijyanye no kutuzuza neza inshingano ze.

    KAMANA Aloyizi,

    Umuyobozi w’Umurenge wa

    IMYITOZO

    1.  Gereranya raporo n’inyandiko mvugo.

    2.  Umucungamutungo wa Koperative Twitezimbere yoherejwe gukurikirana amahugurwa yo gucunga neza imikoreshereze y’umutungo w’abanyamuryango b’iyo koperative. Ishyire mu kigwi cy’uwo mucunga mutungo maze ukore raporo washyikiriza umuyobozi wa koperative wakohereje kuyakurikirana.

    VIII.3.   Impapuro zagenewe kuzuzwa

    IGIKORWA

    Soma iki gika maze ukore ubushakashatsi, usubize ibibazo bizikurikira:

    Ikoranabuhanga ryoroheje byinshi. Zimwe mu mpapuro z’ubutegetsi zo kuzuza zisigaye zuzurizwa kuri murandasi hakoreshejewe terefoni cyangwa mudasobwa. Muri banki, iyo utujuje urupapuro rwo kubikuza,

    ushobora no kubikuza amafaranga ku cyuma cyabugenewe cyangwa ukabikuza ukoresheje terefoni. 

    Ibibazo:

    1.   Ni izihe mpapuro z’ubuyobozi zuzuzwa?

    2.   Impapuro zabugenewe kuzuzwa, zuzuzwa hakoreshejwe iki?

    3.   Urupapuro rwo kubikuza rwuzuzwaho iki?

    1.  Impapuro zo mu nzego z’uyobozi bwite bwa Leta

    Mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, hari impapuro zabugenewe zo kuzuzwa zituma nyirazo ahabwa serivisi runaka. Zimwe muri izo mpapuro ni izi zikurikira:

    -        Ikemezo cy’amavuko

    -        Ikemezo gisimbura ikarita ndangamuntu by’agateganyo

    -        Icyangombwa cyo gushyingirwa

    -        Icyangombwa cy’ubupfakazi,

    -    (…)

    Mu buryo bwo gutanga serivisi inoze impapuro zimwe na zimwe zuzuzwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego, zimwe muri izi impapuro  zisabwa hifashishijwe urubuga “Irembo: www.irembo.gov.rw

    a)  Imikorere y’urubuga Irembo

    Mu muco wacu, irembo ni ijambo rifite agaciro, haba gufata irembo, haba

    gutanga irembo, igihe cyose rivuga guhabwa ikaze mu muryango.

    Uru rubuga kandi rukora nk’uburyo bw’ikoranabuhanga, butunganya ibikorwa bigamije gutanga serivisi hagati y’Ibigo bya Leta n’abaturage. Imikoreshereze n’imitunganyirize y’urwo rubuga, ikaba igengwa n’Ihuriro ry’Imirongo Nyarwanda (Rwanda Online Platform Ltd).

    Mu gihe umuturage akoresha urubuga irembo, agomba kubanza gusoma neza amabwiriza n’inshingano ze mu byerekeranye no gukoresha uru rubuga.

    Ku bijyanye n’impapuro akeneye zuzuzwa, umuturage agomba kubanza kwishyura. Kwishyura serivisi ku rubuga Irembo, bishobora gukorwa hifashishijwe uburyo butatu aribwo: terefoni ngendanwa, ikarita yo kubitsa no kubikuza n’andi makarita akoreshwa mu ma banki bakorana.

    Hari kandi umuyoboro wo kwishyura ukoresheje murandasi, washyizweho kugira ngo kwishyura bikorwe mu buryo bworoshye.

    Uwasabye serivisi, agomba kandi kumenya ko umwirondoro we winjijwe neza, ko yishyuye kandi ko yahawe serivisi.

    Kugira ngo usubizwe amafaranga wishyuye bitewe n’uko utahawe serivisi wasabye, ugomba kugeza ikibazo cyawe ku Ihuriro ry’Imirongo Nyarwanda (Rwanda Online Platform Ltd).

    b)   Gusaba ikemezo ukoresheje Irembo

    Kugira ngo ubone ikemezo, bisaba kuba ufite mudasobwa cyangwa terefoni irimo murandasi. Wifashisha inshakisho (browser) hanyuma ukandika ahabugenewe www.irembo.gov.rw , hagahita haza ibi bikurikira:


    Iyo umaze kubona iyi mbonerahamwe, ushakisha ahanditse “inzego z’ibanze”, ugahitamo ikemezo ushaka, hanyuma ukanyura mu ntambwe zikurikira:

    Intambwe ya mbere: Gusaba

    -        Gukoresha Irembo: Niba utariyandikishije ku rubuga Irembo, kanda ahanditse “Kwiyandikisha” hejuru iburyo maze wiyandikishe ukoresheje indangamuntu yawe na nomero ya terefoni igendanwa yanditse ku ndangamuntu yawe.

    –      Gusaba ukoresheje terefoni igendanwa (USSD): Kanda *909# ,ukurikize amabwiriza, cyangwa ushobora no kwegera uhagarariye Irembo.

    –      Nyuma yo kohereza dosiye isaba, wohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni cyangwa imeri (Email) yawe, bwemeza ko dosiye yoherejwe, kandi ugahabwa kode yo kwishyuriraho.

    Intambwe ya kabiri: Kwishyura

    –     Ushobora guhita wishyura unyuze ku rubuga Irembo ugakoresha amakarita (VISA cyangwa MasterCard), cyangwa se ugahitamo kwishyura ukoresheje terefoni (MTN Mobile Money *182#, Airtel*182#, Tigo *310#), mobikashi (Mobicash), cyangwa ukajya ku ishami rya Banki ya Kigali cyangwa uyihagarariye ukorera hafi yawe.

    –     Nyuma yo kwishyura, wohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni cyangwa kuri imeri (Email) bwemeza ko wishyuye. Nutabona ubutumwa bugufi kuri terefoni cyangwa imeri mu gihe k’iminota 30, wahamagara kuri 9099 umukozi w’Irembo akagufasha.

    Intambwe ya gatatu: Igihe cyo kujya gufata ikemezo

    Iyo umukozi ushinzwe irangamimerere abonye dosiye yawe, arayisuzuma, akayemeza cyangwa akayihakana, hanyuma ukohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni cyangwa imeri (Email) bukumenyesha ko dosiye yawe yemewe cyangwa yanzwe. Iyo utabonye ubutumwa bugufi nyuma y’iminsi itatu y’akazi wohereje dosiye isaba, uhamagara ku biro by’umurenge wahisemo, cyangwa ukajyayo kugira ngo bagusobanurire.

    Intambwe ya kane: Kujya gufata icyangombwa

    Jya kureba Umukozi Ushinzwe Irangamimerere ku murenge wahisemo, witwaje impapuro zerekana ko wishyuye (ubutumwa bugufi bwoherejwe n’Irembo cyangwa inyemezabwishyu ya banki), kandi ujyane n’imigereka isabwa kuri iyi
    serivisi (niba isabwa).

    Iki kemezo gishobora gukoreshwa nk’imwe mu nyandiko ziherekeza dosiye isaba serivisi, nko kwiyandikisha mu ishuri, kurera umwana utari uwawe, gusaba ikemezo cy’umwirondoro wuzuye, kwiyandikisha kugira ngo ushyingirwe, n’ibindi...

    Urugero rw’ikemezo wahabwa umaze gukoresha Irembo:

                                                                          REPUBU   RWANDA


    Inomero: D214563TKRB Gewe............................................................................... Umunyamabanga

    Nshingwabikorwa w’Umurenge

    wa.................................................................... Nemeje ko

    Kanaka (Nyirakanaka) ……………………………………………………………………………

    ………

    Mwene.............................................................................. na

    …………………………………………………………………….

    Wo mu Karere ka....................................... yavukiye

    ………………………………………………….. Ku wa …………………………………………..

    Gitangiwe............................................................. ku wa

    ………………………………………………….

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa

    500 FRW

     
    ………………………………………………………………………… Igiciro

                                                                                        Iki kemezo kemejwe hakurikijwe nomero

                                                                                                                      D214563TKR                                 

                   kandi gishyizweho umukono na

                     ………………………………….. 

    Gifite agaciro kugeza ku wa .............

     

    2.  Sheki

    Sheki ni urupapuro rwuzuzwa muri banki kugira ngo nyirayo cyangwa uwo ihawe abikuze amafaranga kuri konti ye cyangwa y’uyimuhaye. Biragoye kubona sheki yo mu Kinyarwanda gusa kubera ko banki ziganwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga. Iby’ingenzi byuzuzwa kuri sheki ni ibi bikurikira:

    –      Umazina y’uri bubikuze akoresheje iyo sheki.

    –      Umubare w’amafaranga abikuzwa.

    –      Uhawe sheki.

    –      Itariki sheki itangiweho.

    –      Umukono wa nyiri konti.

    Urugero rwa sheki


    IMYITOZO

    a)  Shushanya sheki ugaragaze neza amakuru yose uyuzuza akenera, maze uyuzuze.

    b)  Ishyire mu kigwi cy’uwataye irangamuntu wo Murenge wa Ngoma maze umwandikire amakuru yose akenewe kugira ngo yuzuzwe ku kemezo gisimbura ikarita y’irangamuntu by’agateganyo.

    VIII.4. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Umaze kwiga inyandiko zuzuzwa, ifashishe mudasobwa maze uge ku rubuga www.irembo.gov. rw, uhitemo ahanditse inzego z’ibanze, urebe ibyemezo

    bihari, muri byo uhitemo bitanu, usobanure inzira wacamo ubyuzuza. Hera kuri ibyo byemezo ugaragaze uko amakuru akenewe yuzuzwa kuri byo.


    VIII.5.   Isuzuma risoza umutwe wa munani

    Umwandiko: Yahaboneye isomo

    Kamana na Gasana bari batuye mu mudugudu umwe. Imiryango yabo yari ifite imikorere inyuranye, bityo n’iterambere rya buri muryango ryari ritandukanye, bitewe n’imikorere yabo. Umuryango wa Kamana wari wariteje imbere; warangwaga no gukunda umurimo, ugakoresha neza ibyo utunze kandi ukamenya kuzigama. Naho umuryango wa Gasana wo warangwaga n’ubunebwe no gusesagura.

    Umunsi umwe, mu gihe cy’urugaryi, Gasana n’abana be barihoreye bizera iminsi myiza, imyaka yari yeze, nta kibazo k’inzara kirangwa mu muryango wabo. Abo kwa Gasana babyukaga barya, barangiza bakoga, nuko bagatangira kuzerera hirya no hino baririmbira abahisi n’abagenzi mu gihe kwa Kamana bo babaga bashishikariye umurimo. Abana ba Gasana nta kintu na kimwe bari bazi gukora, uretse kuririmba no kubyina. Umuryango wa Kamana wo, ntiwasibaga gukorana umurava no gutoza abana umurimo. Buri mwana yari afite inshingano ashinzwe kurangiza.

    Nta mwanya wo gupfusha ubusa bagiraga. Kamana n’umugore we bazindukaga kare bitabiraga umurimo.

    Abana bo kwa Kamana, iyo bavaga ku ishuri bakoraga imirimo inyuranye yo mu rugo barangiza bagasubiramo amasomo yabo. Haba mu gihe kiza, haba mu gihe kibi, abo kwa Kamana ntibaruhukaga gukora. Iyo umusaruro wabaga mwinshi,

    barahunikaga, bateganyiriza iminsi mibi. Ntibinubiraga akazi, bahoraga bakora cyane bakiyuha akuya. Iyo bwagorobaga, bariyuhagiraga, bakarya nuko bakaruhuka. Bwacya abana bakajya kwiga; ababyeyi bakarimbanya imirimo yabo.

    Umuryango wo kwa Gasana kubera gusesagura waje guhura n’iminsi mibi y’inzara. Ibyo bejeje byari byashize, kubera ko igihe kinini bakimaraga bidamarariye birata mu ndirimbo n’imbyino sinakubwira. Inzara ibamereye nabi, Gasana arahaguruka, araboneza no ku muturanyi we Kamana ngo ba! Agezeyo, asanga bari kuvana imyaka mu kigega. Aravunyisha nuko bamuha ikaze. Ntiwareba uko yasaga, yari ananutse kubera inzara. Kamana amuha umwanya wo kuvuga ikimugenza! Nuko Gasana araterura ati: “Muvandimwe wange kandi nshuti, nje hano ngo umfashe, umpe ku byo kurya wahunitse, ndebe ko iminsi mibi y’inzara yarangira. Abana bange inzara irabugarije, bamerewe nabi cyane. Rwose ntumpakanire, ni wowe nagira.”

    Kamana ariyumvira yibuka ukuntu yahuraga n’abo kwa Gasana bazerera gusa badakora mu gihe abe babaga biyushye akuya bakorera urugo rwabo, yibuka kandi ukuntu kwa Gasana basesaguraga utwo bejeje badashobora kuzigamira iminsi mibi. Kamana amureba asa n’umurenza ingohe aricecekera amwima amatwi. Gasana arongera avuga mu ijwi riranguruye, agira ati: “Muvandimwe, gerageza kunyumva, umfashe.” Kamana aramusubiza ati: “Ko nzi ko mwari mwarejeje byabagendekeye bite? Gasana ati: “Twarabigurishije ibindi turabirya turabimara.” Nuko Kamana yongera kumubaza ati: “Ntimwibuka ko habaho iminsi mibi ngo mwizigamire!” Gasana aratakamba cyane ati: “Wokagira Imana we, ngirira impuhwe umfungurire umpe n’imbuto, isomo nararibonye.”

    Gasana arakomeza aramwinginga nuko amusezeranya ko mu minsi mike azaba yejeje ko atazongera gusesagura kandi ko azamwishyura ibyo amugurije. Kamana agera aho agira impuhwe aca inkoni izamba amuha ibyo guteka. Amugira n’inama yo kuza mu rugo akamuha akazi we n’abe. Ageze mu rugo, abwira abana be ko Kamana yamugiriye impuhwe akamuha ibiribwa akanamwemerera kubaha akazi kugira ngo babone ibyo bazajya barya. Abo kwa Gasana batangira ubwo guca inshuro. Buri munsi Kamana akabaha ibyo guteka bakoreye. Ibyo birabasindagiza kugeza iminsi mibi irangiye.

    Mu gihe babaga bari mu kazi kwa Kamana, yarabaganirizaga akabagira inama yo gukorana umurava no kurwanya ubunebwe, akanabatoza umuco wo kuzigama. Abana ba Gasana babona isomo ryiza, biga gukora imirimo yo mu rugo ihwanye n’ubushobozi bwabo.

    Hashize iminsi Kamana aganiriza umuhungu wa Gasana witwaga Kamari amubaza impamvu yacikije amashuri kandi akiri muto. Kamari amusubiza ko iwabo babuze ubushobozi bwo kumurihira amafaranga y’ishuri. Kamana amubwira amateka y’umwana wari imfubyi akaza guhabwa inkoko imwe na nyirarume akayorora akajya agurisha amagi yayo udufaranga akuyemo

    akatuzigama twagwira akaguramo izindi nkoko akarushaho kubona umusaruro w’amagi utubutse. Amusobanurira ko byatinze uwo mwana akagura inka mu mafaranga yakuraga mu magi.

    Amafaranga yavaga mu mukamo w’inka, ni yo yagiye azigama buhorobuhoro, akabasha kwirihira amashuri yisumbuye, ndetse na kaminuza. Kamana yasobanuriye Kamari ukuntu uwo mwana yiteje imbere abikesha umuco mwiza yagiraga wo kumenya kuzigama. Akimara kumva iyo nkuru, amusaba ko amafaranga yari kuzamuhemba, yayamuguriramo urukwavu akagenda akarworora, kugira ngo na we azage yizigamira atangiye kugurisha inkwavu ze.

    Kamana yigishije Gasana n’umuryango we gukunda umurimo no kwizigamira, maze nyuma yaho barakora beza imyaka, barahunika, urugo rwabo rukira inzara rutyo. Kamari na we, yoroye inkwavu atangira kuzigama amafaranga akuyemo, nyuma y’umwaka asubira mu ishuri afatanya n’ababyeyi be kwishyura amafaranga y’ishuri. Ubu umuryango wa Gasana witeje imbere, umeze neza kubera isomo uwo muryango wakuye kwa Kamana.

    I.  Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    Soma umwandiko, usubize ibibazo bikurikira.

    1.     Muri uyu mwandiko baratubwiramo imiryango ibiri. Tandukanya imiterere yayo.

    2.     Iterambere ryo mu muryango wa Kamana rikomoka ku ki?

    3.     Ni iyihe ndangagaciro dusanga muri uyu mwandiko, iranga Abanyarwanda?

    4.     Ni ikihe gihe k’ihinga kivugwa mu mwandiko? Garagaza nibura ibindi bihe bibiri by’ihinga bitavuzwe mu mwandiko.

    5.     Sobanura ibyiza byo kuzigama bivugwa mu mwandiko.

    6.     Vuga ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri mu mwandiko.

    7.     Gereranya imyitwarire y’abanyarubuga n’ubuzima busanzwe bw’aho utuye.

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo

    1.   Sobanura amagambo akurikira, ukurikije inyito afite mu mwandiko.

    a)  Urugaryi

    b)  Kwiyuha akuya

    c)  Kugarizwa (n’inzara)

    d)  Kuboneza

    2.     Shaka amagambo yakoreshejwe mu mwandiko avuga kimwe n’amagambo atsindagiye muri izi nteruro:

    a)  Agezeyo, arakomanga nuko bamuha ikaze.

    b)   Bwacya bagakomeza imirimo yabo.

    3.    Huza ijambo n’igisobanuro cyaryo ukurikije inyito rifite mu mwandiko .


    III. Ikibazo ku mpapuro zuzuzwa, sheki na raporo

    1.    Ni ubuhe buryo bukoreshwa mu kubikura amafaranga kuri banki?

    2.    Sheki umuntu ayitanga uko yakabaye cyangwa hari ibyo yuzuzaho?

    3.    Usibye sheki, nta zindi mpapuro muzi buzuza?

    4.    Kubera iki umuntu yandika raporo?

    5.    Sobanura ibyakwitabwaho mu kujora raporo yakozwe.








































  • UMUTWE WA 9 UBUKORONI

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    -        Gusesengura ikinamico, ivuga ku ngaruka z’ubukoroni agaragaza ingingo ziwukubiyemo n’uturango twayo.

    -        Guhanga no gukina ikinamico.

    IGIKORWA CY’UMWINJIZO

    Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura mu magambo yawe bwite ubukoroni icyo ari cyo, unavuge ibibi n’ibyiza ubukoroni bwagize ku Banyarwanda no ku Banyafurika muri rusange.

    IX.1.  Umwandiko: Abatanye badatata barasubiranye

    f

    Umugabo Gamariyeri, yabyirutse yitwa Ruhakana. Koko ngo: “Izina ni ryo muntu”, Ruhakana ntiyajyaga imbizi n’umukoroni. Yarafunzwe amara igihe kirekire mu buroko, avuyemo akomeza igitekerezo cyo kwanga ubukoroni. Ageze iwe, ntiyahamaze iminsi, yahise ajya gushaka umusaza Rumashana ngo wenda yamugira inama, akamenya neza uko yarwanya abakoronije Abanyarwanda noneho bakaba mu bwigenge. Kurikirana uko byamugendekeye amaze kugera kwa Rumashana, akongera gufatwa n’abasirikari b’abakoroni. Iteka Ruhakana yahoranaga ishyaka ryo kurwanya ingoma y’ubukoroni, ariko aza kubona ari wenyine ati: Abatanye badatata barasubiranye”.

    Abakinnyi:

    Ruhakana Gamariyeri: Umugabo w’igikwerere, utumvikana n’umuntu wese ushyigikiye ubukoroni.

    Rumashana: Umusaza w’iminkanyari mu ruhanga warwanye intambara y’Abamayimayi muri Tanzaniya n’iy’Abamawumawu muri Kenya. Ubu asigaye ari inararibonye mu mateka y’abakoroni, ariko agira inama abato kunga ubumwe no guharanira kwigira.

    Nyirashiku: Umugore wa Ruhakana ugaragara nk’umukecuru washajishijwe n’imirimo ya gikoroni yakoranaga imbaraga nyinshi.

    Umusirikare mukuru w’umuzungu: Ucunga umutekano atavuga menshi.

    Padiri Dipo: Umupadiri w’umukoroni waturutse mu Budage ushaka kunga abasirikare n’abaturage no kubiba amahoro abinyujije mu myemerere ya gikirisitu.

    Kabirigi/ Mwene Kabirigi: Izina bitaga umuzungu uwo ari we wese bavuga ko ari Umubirigi.

    Kanyarufunzo: Umwana wa Rumashana wahimbwe izina ry’Umurundi, wabaga mu rufunzo na we utarakozwaga iby’abakoroni.

    Natanayeri: Wemeye akayoboka idini rya gikirisitu, akaba yumvikana na Padiri Dipo.

    Turikubwigenge: Umusore ukunda iby’amateka. Atanga ingero nyinshi, afatiye kubahanga mu mateka.

    Abasore n’abakobwa b’abaririmbyi: Basusurutsa abaje mu gitaramo.

    Abagabo n’abagore: Indorerezi.

     Umuseruko wa mbere

    Ruhakana, Nyirashiku

    (Uyu museruko uratangirira mu rugo rwa Ruhakana).

    Ruhakana: Nyirashi, ubona koko ntari nzize amaherere. Harya ngo: “Itegeko rirusha ibuye kuremera?” Bareke ariko, bage nge!

    Nyirashiku: Ndekandeka undorere mugabo nkunda. Ese ubundi mwaramutse neza?

    Ruhakana: Ugira ngo namenye ko bwakeye se rubavu rwange! Iminsi maze mu buroko yanyibagije ubuzima busanzwe.

    Nyirashiku: Ariko koko, ubu bizashoboka kubaho mu bwigenge?

    Ruhakana: Yewe! Irekere izo ni inzozi zo ku ngoma ya Rutuku. Ariko rwose bage nge!

    Nyirashiku: Ubu se kandi wibagiwe ibiboko wakubiswe ngo wanze kwikorera imitwaro ya Rukara wa Kabirigi (Ubwo batsindaga umuzungu w’Umubirigi)?

    Ruhakana: Nyirashi!

    Nyirashiku: Karame mutware wange!

    Ruhakana: Uzi n’ikindi, ubu ngiye guhagurukira kurwana inkundura, ndebe ko nagera ku burenganzira bwacu. Ndabyiyemeje kandi nzashyirwa mbigezeho mba ndoga Musinga.

    Nyirashiku: Oya rwose mugabo nkunda! Ntiwabonye uko bamugize yanze kumva abakoroni b’Ababirigi?

    Ruhakana: Ni byo rwose, iby’iyi ntwari ndabyibuka nk’ibyabaye ejo. Yarabarwanyije, nyuma baza kumunyaga ubutegetsi n’abatware, bamucira i Kamembe. Abo Banyaburayi babonye Abanyarwanda bagikunze umwami wabo, bamucira ishyanga ahitwa Moba muri Katanga ho muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ari na ho yatangiye.

    Nyirashiku: Ibuka neza ko kandi muri icyo gihe, ari bwo Rukara rwa Bishingwe abazungu bamunyongeye mu Gahunga k’Abarashi.

    Ruhakana: Erega ayo mateka turayasangiye! Gusa icyo ntifuza, ni uko ubuzima twabayemo ari bwo n’abana bacu bazabamo. Umugambi wange ndawukomeje rero. Sinzazungurwa na mwene Kabirigi.

    Nyirashiku: Ni byo koko mpora nshengurwa na shiku, umujishi n’uburyo nashikuranaga n’imishike mbuze uko ngira kubera ba gashakabuhake. Nubwo ari uguhebera urwaje, sinifuza ko abana bange bazashikurana n’irya mishike nasize. Ariko kandi aho gupfa none wapfa ejo!

    Ruhakana: Uramponda sinoga. Ruhakana sinzemera ubukoroni.

    Nyirashiku: Nyamara ngo: “inyamanswa idakenga yishwe n’umututizi.” Nawe se, reba uburyo abo bene Kabirigi bamaze kutwigarurira. Inganda zacu barazisenye, urushingo n’urushingati twarusimbuje ingirwamyambi y’ikibiriti, ubu ntawukikoza impuzu ngo ni ukwemera bakadukuburira.

    Ruhakana: Nyirashi, ibyo twakora byose, nta cyo duteze kuzageraho, tudasobetse amaboko nk’Abanyarwanda ngo twikure ku ngoyi nako ingoma ya Rugigana.

    Nyirashiku: Ngaho jya mbere nguteze yombi!

    Ruhakana: Ibyo Rugigana adushukisha ni byo bitwibagiza umuco wacu.

    Nyirashiku: None se twakora iki ko amazi yarenze inkombe?

    Ruhakana: Reka nge kureba umusaza Rumashana, nubwo ashaje akaba yuzuye iminkanyari mu gahanga, umusatsi wose ukaba ari uruyenzi, ndibuka ko yarwanye intambara y’Abamayimayi muri Tanzaniya n’iy’Abamawumawu muri Kenya, aharanira ko abakoroni badakomeza kudutsikamira no kudupyinagaza, wenda yagira icyo anyungura muri aya majune.

    Nyirashiku: Ngaho nimugire urugendo rwiza.

    Umuseruko wa kabiri

    (Rumashana, Ruhakana, Kanyarufunzo)

    Rumashana: Uwo ni nde ukomanga ? Niyinjire (Ruhakana yinjire).

    Ruhakana: Mwaramutse sogoku?

    Rumashana: Waramutse mwana wa. Ugenzwan’amahoro seda?( baramukanya) Ko mbona uburoko bwari bukuntwaye mwana wa! Yooo! Nubwo ntagisimbuka akatsi, ndabona naguha intego rwose!

    Ruhakana: (Akubite agatwenge buhoro)Nubundi nkeneye inda ya bukuru sogoku. Sinakwigezaho rwose! Uracyari intarumikwa! Wansuhuje ndasusumira pe!

    Rumashana: Ngaho icara umbwire amajyo yawe. (amwereke agatebe maze yicare)

    Ruhakana: Sogoku, sintinda nje kukubwira ko bamponze nkanga kunoga. N’ubu umugambi wange wo kwanga ubukoroni urakomeje. Gusa ndareba inzira, ngasanga izitiwe hose n’imitego mitindi ya bene Kabirigi.

    Rumashana: Uti: “Iki mwana wa?” Ugira ngo nongere nkuganirire ibyo muri Tanzaniya na Kenya, ahari imitwe yari ikaze y’abakoroni. Bankijijwe n’Iyakare maze kubazahaza pe! Abantu bapfuye ari benshi cyane ariko nge Rumashana, si uko byagenze.

    Ruhakana: Ariko sogoku, numva ngo mwarasahuraga rigatumuka, mukibasira abakozi b’abakoroni, ariko ngo wowe wumvaga utateshuka ku muco wacu gakondo wamagana idini rya gikirisitu! Nge narumiwe ariko ndanabishyigikiye pe!

    Rumashana: Mwana wa, reka dusubire mu y’inzuki wenda ubuki ntibuzaribwe rwose. Abakoroni badukozeho, ubutegetsi bwabo bukandamiza Abanyarwanda kimwe n’abandi Banyafurika. Gusa hari ababyumvaga neza, bakanga gutanga imisoro, gukora uburetwa, kwikorera imizigo, gutanga amakoro, gukubitwa, gutukwa n’ibindi, byatumaga abantu banga bidasubirwaho abo ba Rugigana.

    Ruhakana: (Avuge amuciye mu ijambo), Si icyo nazize se sogoku, imyaka nakoze uburoko yose, ngo si uko nanze gutwara amagi y’umuzungu, nkanga nkanatunga urutoki inka z’umugogoro!

    Rumashana: Erega mwana wange, wabaye nka Kanyarufunzo ngo iby’abazungu ntiyabikozwaga, yatangaga amategeko yo kwigomeka kuri Kazungu yibereye mu rufunzo.

    Ruhakana: Naho se ba Mwarimu Nyerere muri Tanzaniya, ba Jomo Kenyata muri Kenya, ugira ngo hari uko batari bagize?

    Rumashana: Niba ugikomeje kurwana rero, ndagira ngo nkibyibuka, uvuye hano, uge kureba umusaza Kirongo. Uyu azakubwira ibijyanye n’intambara z’abakoroni n’uko zarwanywe. Barazitsinze, bageraho bamera nk’abakina ikinamico.

    Ruhakana: Nibutse iby’aba Bongereza bari bigabije ubutaka bw’Abanyafurika, abaturage bakarubira bakarwana umuhenerezo kugeza babubakuyemo.

    Rumashana: Yooo! Mwana wa, uzi ko nakwicishije inyota. (Umusaza ahamagare umwuzukuru we yitaga Kanyarufunzo). Mbe Kanyarufu, ese ntiwamenye ko twabonye umushyitsi? Cyono musuhuze, umuzanire n’umukuzo yice akanyota.

    Ruhakana: Erega bwanije, tuge mu gitaramo! Simbona ari mu mataha y’inka!

    Kanayarufunzo: (Kanyarufunzo aze yivugisha). Erega aho izina ryarampamye! Uyu munsi ndamenya imvano y’izina ryange, ubwo wongeye kurimpamagara sogoku. (Asuhuze Ruhakana).

    Rumashana: Ahubwo nimuhamagare abahungu bange, baze bose hamwe n’iyonka, turare inkera y’imihigo y’uko twazarwanya ubukoroni tukabutsinda.

    Ruhakana: Ni byo rwose sogoku, wenda nakuramo n’igitekerezo k’inzozi zange zo kurwanya ubukoroni.

    Rumashana: Ngaho Ruhaka, herekeza Kanyarufunzo munyure imicyamo yose, mubwire abana bange baze dutaramane.

    Umuseruko wa gatatu

    (Ruhakana, Rumashana, Kanyarufunzo, Natanayeri, Abagabo n’abagore bakuze, abasore n’inkumi b’abaririmbyi, abasirikare b’abazungu, umuzungu Padiri Dipo w’Umudage).

    (Uyu museruko uratangirana n’indirimbo zishoza igitaramo: komeze imihigo Sibo y’intore)

    Abaririmbyi: Urakomeze imihigo Sibo y’intore…

    Rumashana: Bana bange rero, uyu mugoroba ndagira ngo muze dutarame twishimane. Insanganyamatsiko yacu tuyijyanishe n’ijambo rigenza umuhungu wange Ruhakana. Mutarame, murye, munywe, mwishime ariko mwibuke ko dufite urugamba tugomba kurwana kandi tukarutsinda. Ngaho nimwidagadure.

    (Kanyarufunzo yivuge iki kivugo cyahimbwe na Sebaganji ba Sebukwekwe):

    Kanyarufunzo:

    Uwo Indamutsa irata wa Ruberanziza Umuheto ubuza abakinzi kwitaza Impangazamurego yawuturiye i Mbuye Abonye ko ari imbangikanyababiri Ahamagara Rugina

    Ati: “ Izo ngabo ntiwazibonamo impunzi! Ariko Ncyahabaganizi ntaremya urugamba Ahora atabaruka yambaye ibinyita.”

    Ruhakana: Gumagumaguma! (Akome mu mashyi cyane yishimye.)

    Rumashana: Ese ko mbona utangiye kumera amababa, ukabyinira ku rukoma, aho ugurukira uragera he mwana wa?

    Ruhakana: Ndeka sogoku! Uyu mugabo akoze hasi anyibutsa ibuye. Ati: “Izo ngabo ntiwazibonamo impunzi.” Nange sinzahunga urugamba rwo kurwanya ubukoroni. (Akivuga ibyo, haba hinjiye abasirikare b’abazungu)

    Umusirikare w’umuzungu: (Avuge agoreka ururimi) Muri gukora iki? Ko musakuza?

    Rumashana: Abana bange bantaramiye.

    Umusirikare mukuru w’umuzungu: We! Murasakuza mwebwe? Muceceke.

    Mugende!

    Ruhakana: Mwidutunga imyuko yanyu isohora amashaza! Ariko ubu koko tuzakomeza dusuzugurwe dutya! (Abadukane umujinya, asange umusirikare)

    Umusirikare mukuru w’umuzungu: Nimumufate! (Abandi basirikare bataramufata abari aho bose bateze isahinda, hahita hinjira Padiri Dipo).

    Padiri Dipo: Nyagasani nabane namwe! (Avuge agoreka ururimi, abari aho bose baceceke.)

    Padiri: Abakirisitu bari hano ni ba nde?

    Natanayeri: Ni nge!

    Ruhakana: Ariko koko Natanayeri ni we uri kutugambanira? Niba waratatiye umuco wa ba sogokuruza, turaguca bidasubirwaho.

    Padiri Dipo:   Natanayeri   n’abandi   bemera   kubatizwa   bazanyitabe   ejo.

    Basirikare, namwe mugende, mureke abaturage.

     Umuseruko wa kane

    (Ruhakana, Padiri Dipo, Natanayeri)

    Natanayeri: Ruhakana rero, dore n’ubwo ukomeje umugambi wo kurwanya abakaroni, ukwiye kwitonda kuko baturusha intwaro. Niba atari ibyo urongera ufungwe!

    Ruhakana: Erega mwana wa mama nange igihe ba basirikare bansumiraga, numvise uruhu runyorosotseho. Nabonaga nsubiye mu buroko pe!

    Natanayeri: None rero Ruhakana, reka twemere twitabe Padiri Dipo atugire inama. Mbona uru rugamba tutarutsinda turwana nkawe.

    Ruhakana: Ni byo rwose. (Bagende bagere kwa Padiri)

    Natanayeri: Mwaramutse padi.

    Padiri Dipo: Mwaramutse bana bange.

    Natanayeri: Twari tubitabye, tunashaka ko mutugira inama.

    Padiri Dipo: Bana bange, mureke twamamaze inkuru nziza y’amahoro!

    Natanayeri: Ni byo rwose Padi.

    Padiri Dipo: Ruhakana nawe emera ubatizwe, maze ugire amahoro n’ubugingo.

    Ruhakana: None se si amahoro nshaka Padi? Iyo nanga ko mutubuza umutekano si amahoro mba nshaka?

    Padiri Dipo: Mugomba gutekereza ko iwacu ari mu ijuru, kuko twaremewe kuzajya mu ijuru.

    Ruhakana: Oya rwose ndabyanze Padi!

    Padiri Dipo: Niba ubyanga rero, uri umwana wa Sekibi. Nupfa uzamusanga.

    Ruhakana: Rumashana ampa inka! Ubwo se uwo Sekibi ntazi muri ba sogokuruza, nzamusanga nte? Ese ubundi ubu bari he ko batabatijwe?

    Padiri Dipo: Bari ahantu habi nk’aho, kuko bapfuye tutaraza ngo tubakize ibyaha.

    Ruhakana: Nge rero ndashaka kuzajya aho ba sogokuruza bari. Sinshaka kuzajya kwigunga ngenyine, aho umbwira batari.

    Padiri Dipo: Erega n’izina ryawe ni ribi, ukwiye kwitwa Gamariyeri, ukareka kwitwa Ruhakana.

    Natanayeri: Ahaaa! Si ngaho Padiri arakubatije. Erega Padiri nushaka urekere aho agahu kahuye n’umunyutsi. Ruhakana abaye Gamariyeri kuva ubu ntazongera kwitwa Ruhakana.

    Ruhakana: Yampaye inka Rumashana! Murashaka kunshyira mu byo ntazi ngo n’amadini noneho. Mugumane ingirwamazina yanyu. Ubona ngo murantuka! (Ruhakana agende arakaye, Natanayeri amukurikire ashaka kumugarura, Padiri asigare yumiwe).

    Umuseruko wa gatanu

    Ruhakana, Rumashana, Padiri Dipo, Abasirikare, Nataniyeri, Turikubwigenge (Rumashana arasanga Nataniyeri na Ruhakana bananiwe kumvikana)

    Rumashana: Ese bana bange ko mukururana mwukana inabi, aho ni amahoro? Erega nabonye muje mwerekeje kwa Padiri ndavuga ngo nange ngereyo, numve ibyo murimo. Nimucyo dusubireyo, mumbwire ibyo mwavugaga.

    Padiri Dipo: Urakaza neza Rumasha.

    Rumashana: Padiri rero, nari nje ngo numve inama zawe n’abana bange. Murabibona mwese ndi mu marembera, ejo cyangwa ejobundi, sinifuza kugusigira abana baryana. Nubwo nabanje guhakana nkanabarwanya, ariko hari ibyo nahaye agaciro kuruta ibindi.

    Padiri Dipo: Ibihe se Rumasha?

    Rumashana: Nubwo tugaya ingoma yanyu, uko mwaje mukigabiza ubutaka bwacu, mukadushora isoko nk’amatungo ku Kivumu cya Mpushi, Rukira mu Burasirazuba, mu

    Rwanza rwa Save muri Gisagara na Mubuga ho mu Bukonya mu majyaruguru n’ahandi, mukatumarira mu Ntambaraya Mbere n’iya Kabiri y’Isi, mukatubibamo amacakubiri, mukaducamo icyuho ku buryo budasubirwaho; maze kubona ko muri mwe harimo abamaganye icuruzwa ry’abantu ndabagarukiyeho hato.

    Padiri Dipo: Noneho twakwicara tukumva neza impanuro z’umusaza! (Abari aho bose bicare)

    Rumashana: Reka noneho twumve igitekerezo cya buri wese, kituganisha ku bwiyunge.

    Turikubwigenge: (Amanike ukuboko) nge rwose nkunda gukurikirana amateka y’ubukoroni, nubwo ntarabona igufwa ry’umuyaga.

    Natanayeri: Turakuzi rwose ko uri Kanyamakuru.

    Turikubwigenge: Namenye ko ibihingwa byinshi twabizaniwe n’abakoroni. Abanyaburayi batuzaniye ibigori, inanasi, imyumbati, ubunyobwa bivuye muri Amerika. Insina n’imyembe byo ngo byaba byaravuye muri Aziya. Abitwa Abarabu batwigishije uburyo bwo guhinga umuceri no kubaka amazu afite imfuruka za kizungu.

    Ruhakana: Erega ibyo muvuga byose simbyumva. Abazungu bakoronije Afurika, ku mpamvu zo kwisahurira amabuye y’agaciro no kugurisha imyenda yakorwaga n’inganda zabo. Ibikoresho fatizo bari kubikura hehe, hatari muri Afurika?

    Rumashana: Ruhakana nushaka ube Gamariyeri nk’uko numvise bakwita. Abakoroni baduhenze ubwenge koko, baraturwanya turabayoboka, ariko hari agakeregeshwa k’amajyambere n’iterambere bapfuye kutugezaho.

    Ruhakana: Impamvu ya mpatsibihugu ihesha ishema Abanyaburayi ndetse bakigwizaho amaboko. Mu butegetsi bwa kiboko ntawuzamura akarimi. Ubwo butegetsi bwapfunyengeje, bunapyinagaza Abirabura benshi. Ubutegetsi bukuru barabwihariye. Sinzajya imbizi na bo rwose.

    Natanayeri: Iyo urebye ukuntu batwigishije guhinga ibireti mu Rwanda, ipamba mu Misiri, kakawo (cacao) muri Kotedivuwari (Côte d’ivoire) n’imikindo y’amamesa muri Kongo Mbirigi, usanga ari agashya twavanga n’amarira. Erega abahanga mu by’amateka, bavuga ko abazungu barwanyije inzara, barwanya indwara zatwibasiraga harimo marariya, ubushita, indwara y’ibitotsi, ibibembe n’izindi. Ibi byose rero byari kutumara, iyo bataza muri Afurika.

    Turikubwigenge: Ahaaa! Erega bubatse n’amashuri ajijura Abanyafurika, gusa ikibazo ni uko wasangaga ayo mashuri yaratozaga Abanyafurika imico y’i Burayi.

    Ruhakana: Ariko ayo mashuri mundatira, si atesha agaciro imico karande yo muri Afurika. Ururimi rwacu gakondo ntirwitabweho? Ntusanga mu mashuri bigisha cyanecyane mu ndimi z’i Bwotamasimbi, ku buryo ubu ngubu usanga ari zo zihuza Abanyafurika aho guhuzwa n’izabo?

    Rumashana: Erega mwa bana mwe hari n’imigi yashinzwe n’abakoroni, izo za Kongo Burazavile (Congo Brazaville) zashinzwe na Savorunya do Buraza (Savorgnan De Brazza), Kigali yo mu Rwanda ishingwa na Rishari Kanti (Richard Kandt), Abanyarwanda bitaga Kanayoge.

    Turikubwigenge: Ni byo koko data na we yambwiye ko ugeze Dodoma, i Mwanza muri Tanzaniya, ukagera iyo za Kinshasa, za Bujumbura, za Kampala, wahasanga ibirango by’abakoroni, harimo inyubako zitava ku gihe.

    Rumashana: Yewe, si aho gusa, uzagere n’ahandi abakoroni banyuze wihere ijisho! Ngo: “Ubusa buruta buriburi bana ba!”

    Ruhakana: Mureke ducutse amateka, ducumbikire aha. Ubwira uwumva ntavunika. Ubu maze kumenya ko ubukoroni bwagize inkurikizi zitari nke ku Banyafurika ndetse n’u Rwanda muri rusange. Nubwo twe nta matunda y’ubukoroni tubona neza, abana n’abuzukuru bacu, ubuvivi n’ubuvivure baziga bamenye imibare, ubugenge n’ubutabire, bivuze mu mavuriro akomeye kandi agwiriyemo abahanga; kudidibuza Icyongereza, Igifaransa, Igiswayiri n’izindi, batuvuganira, babibemo intyoza, niducyura ibyo, Imana y’i Rwanda izakomeze itwihere impagarike n’ubugingo.

    (Abari aho bose bishime bakome amashyi, baririmbe ngo: “urukundo nirwogere.” Ruhakana we amarira atembe ku matama nubwo ngo: “Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.”)

    Rumashana: Ruhakana, ihangane nubwo abakoroni bakoze nabi, twe ntitwabona uko twiyishyurira kandi ikituraje ishinga si icyo, ahubwo dushikame, dukore tuzibe icyuho twatejwe n’abakoroni. Murakoze kandi murakarama.

    Ruhakana: Ni byo koko ngo: “Abatanye badatata barasubiranye.” Nimureke dushyire hamwe wenda tuzunamuka, tugere ku bwigenge busesuye.

    Bifatiye ku mwandiko “Rugigana n’ingoma ye” uvuga ku mabi ubukoroni bwagiriye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

    9.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    IGIKORWA

    Soma umwandiko “Abatanye badatata barasubiranye”, ushakemo amagambo udasobanukiwe, hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1.     Simbuza ijambo ryanditse ritsindagiye irindi bivuga kimwe usanga mu mwandiko.

    a)  Rutuku yaratuzengereje duta umutwe kugeza ku bwigenge, ubu turahumeka umwuka w’abazima.

    b)  Ku mugabane w’i Burayi haturutseyo abakoroni b’ingeri zose.

    c)     Bantu mukinisha imbunda z’amasasu, muge mwitonda, mutazatumaraho urubyaro.

    d)  Abantu b’inararibonye, bazi byinshi ku mateka y’abakoroni bigabagabanyije Afurika.

    e) Kug

    –      Umuhanzi agomba kwita cyane ku nsanganyamatsiko agiye kwandikaho bityo akayishakira umutwe bifitanye isano. Umutwe w’ikinamico ugomba kuba uteye amatsiko abagiye kuyikurikira cyangwa abasomyi.

    –      Umuhanzi agomba kwita cyane ku bo ageneye umukino we, mu rwego rwo kugena imvugo (iy’ubusabane, isanzwe, ihanitse, iya gisizi...) aza gukoresha. Agomba kumenya kandi ikigero barimo, imico yabo n’uko babayeho kugira ngo agene uburyo aza gukoresha ababwira, bityo umukino ugire icyo ubamarira, bitewe n’icyo agamije kugeraho.

    –      Umuhanzi agomba kuzirikana igihe ikinamico igomba kumara, bitewe n’aho igomba kunyuzwa n’icyo igamije. Hari amakinamico ashobora kugira uduce dutoduto tugenda dutangazwa mu gihe runaka, ikaba yamara igihe kirekire, nk’Urunana, Museke weya...Umuhanzi anazirikana ko igihe ikinamico ikinwa itagomba kurambirana cyane.

    –      Umuhanzi w’ikinamico agomba kwita ku buryo agena abanyarubuga mu ikinamico ye.

    era ku bwigenge byaraharaniwe ku buryo budasubirwaho.

    f)   Ikinyarwanda ntikigeze kitabwaho mu mashuri, ku ngoma ya gashakabuhake w’umukoroni.

    2.     Ubaka interuro ukoresheje amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo akurikira ku buryo wumvikanisha icyo asobanura.

    a)  Amajune

    b)  Kubyinira ku rukoma

    c)  Intyoza

    d)  Ubukoroni

    9.1.2.  Gusoma no kumva umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Abatanye badatata barasubiranye”, maze usubize ibibazo bikurikira:

    1.         Vuga abakinnyi bose bavugwa muri uyu mwandiko?

    2.         Mu mwandiko baratubwiramo umusaza ukuze cyane. Uwo ni nde, umubwirwa n’iki?

    3.         Abakoroni bafite ibintu bibiri by’ingenzi bitwaje bakoroniza Afurika.

    Ibyo bintu ni ibihe?

    4.         Ingaruka mbi kurusha izindi za gikoroni yashegeshe Igihugu cyacu cy’u Rwanda, ni iyihe?

    5.         Vuga imitwe ibiri y’abarwanyi yari yarazengereje abakoroni mu bihugu by’iburasirazuba bw’u Rwanda.

    6.        Tanga amazina y’imigi yashinzwe n’abakoroni n’abo yitiriwe.

    9.1.2.  Gusoma no gusesengura umwandiko

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Abatanye badatata barasubiranye”, maze usubize ibibazo bikurikira:

    1.          Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?

    2.          Tanga ingingo z’ingenzi zibanzweho mu mwandiko wasomye.

    3.          “Abakoroni badusigiye ibikomere n’agashashi katumurikira kujya mbere.” Sobanura iyo mvugo.

    4.          Ingamba ababyiruka bagomba gufata kugira ngo bakomeze gusigasira ibyagezweho nyuma yo kwiyuha akuya ni izihe?

    9.1.4.  Kungurana ibitekerezo

    IGI

    Mu rwego rw’ururimi n’umuco, ikinamico ni uruganda ruteza imbere buri muntu wese urugiramo uruhare.

    KORWA

    Mwongere    musome umwandiko “Abatanye badatata barasubiranye”, hanyuma mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko ikurikira:

    Gereranye ibivugwa mu ikinamico n’ubuzima urimo muri iki gihe.

    IX.2.  Ikinamico

    9.2.1.  Inshoza, uturango, imyubakire n’ibice by’ikinamico

    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Abatanye badatata barasubiranye” witegereza imiterere yawo, uko abakinankuru bateye n’uko basimburana bavuga maze ukore ubushakashatsi, utahure inshoza n’uturango by’ikinamico, imyubakire n’ibice by’ikinamico.

    1.  Inshoza y’ikinamico

    Ikinamico ni umukino ushingiye ku gikorwa abantu berekanira imbere y’abandi, abantu bihindura ukundi, bagerageza gusa na bo cyangwa ibyo bakina haba mu mvugo, mu mico no mu migirire, kandi bagamije gushimisha abababona, rimwe na rimwe bagaherwamo inyigisho zishobora kuba intandaro yo gukira bimwe mu bikomere by’umutima umuntu agendana buri munsi cyangwa gukemura bimwe mu bibazo bihora biziritse bagenzi bacu mu miryango natwe ubwacu tutiretse. Ikinamico ishobora kukunywesha umuti urura, ukakubera urukingo ruzima rwo guca ukubiri n’ikitwa ingeso mbi zose zoreka imbaga y’abantu mu migirire no mu bikorwa by’urukozasoni. Ikinamico ni ikigega k’ikoraniro ry’ingeri z’ubuvanganzo zitandukanye, kuko ikinamico ubwayo atari ingeri y’ubuvanganzo.

    Mu ikinamico, abakinnyi bashobora gutebya, gusakuza, guca imigani, kuririmba, guhoza abageni n’abana, kuvugira inka, yewe n’abahigi bashobora kuzitura intozo zabo nyuma amahigi bakayaroha. Ikinamico ni akayobera. Usibye akamaro ko gushimisha abayireba, irigisha abantu bakanyurwa. Ikinamico iravura; ikuramo abantu ububabare baba bafite, ikagerageza na none gukemura bimwe mu bibazo baba bafite ku mutima. Hashingiwe ku nsanganyamatsiko z’ikinamico twavuga ko ikinamico ari ikinabuzima.

    2.  Uturango tw’ ikinamico

    Ikinamico ihimbye neza, igomba kuba igaragaramo uturango dukurikira:

    Umutwe w’ikinamico: umutwe w’ikinamico ugomba kuba ari mugufi kandi uteye amatsiko.Insanganyamatsiko rusange igomba kuba ifitanye isano n’umutwe. Biba byiza iyo usomye umutwe adahita yumva neza ibikubiye mu ikinamico.

    Umwinjizo: ni amagambo atangira umukino, aba asa n’akebura abagiye gukurikira ikinamico, ndetse abakururira gukurikira neza umukino.

    Abanyarubuga: ni abakinnyi bakina umukino, bagaragaza imyifatire itandukanye, bagenda bumvikana, ndetse bakagaragara mu mukino. Mu ikinamico, cyanecyane mu ikinamico nyarwanda, usanga amazina y’abakinnyi ashushanya imico yabo, uko bateye n’uko bitwara.

    Ibice by’umukino: ni umukino wose uba ugabanyijemo ibice bitandukanye, bitewe n’uko umuhanzi yabigennye.

    Agakino: igice cy’umukino, gishobora kugira imiseruko itandukanye, bitewe n’igitekerezo gikubiye mu gice cy’umukino.

    Urukiniro/akabugankuru: ni aho agakino cyangwa igice cy’umukino kiba kiri bukinirwe. Urukiniro baruha umuteguro, bakarutaka cyangwa bakaruha imirimbishirize, bitewe n’ibyifuzo by’umuhanzi cyangwa umutoza.

    Umuseruko: tuvuga umuseruko, iyo hari umukinnyi mushya winjiye mu rukiniro cyangwa igihe hari usohotse mu rukiniro.

    Mu makinamico avugirwa kuri tereviziyo cyangwa kuri radiyo, si ngombwa ko urukiniro rurangiriraho igice cyose cy’umukino kuko ho biba byoroshye kubikora. Mu mikino yerekanwa, ntabwo washobora kwerekana abantu bari mu Kiriziya, ngo mu kanya wongere uberekane baryamye imbere y’imbaga ibarebera kandi ari mu gice kimwe. Aha ngaha byagusaba kubanza gufunga umwenda, ugategura akandi kabugankuru. Amategeko y’ikinamico avuga ko bafunga umwenda gusa iyo igice cy’umukino kirangiye.

    Inyobozi: ni ibisobanuro bigaragara mu ikinamico, biyobora abanyarubuga uko bari bwitware mu mukino. Bikunze gushyirwa mu dukubo.

    Imvugo nkana: ni amagambo umunyarubuga ashobora kuvuga mu gihe ari kugirana ikiganiro na mugenzi we, ariko mugenzi we akigiza nkana ko atayumvise.

    Imvugano: ni ikiganiro kiba hagati y’abanyarubuga igihe bahererekanya amagambo.

    Inyishyu: ni amagambo umunyarubuga runaka asubiza mugenzi we mu ikinamico.

    Umwivugisho: ni amagambo avugwa n’umunyarubuga igihe ari wenyine yivugisha.

    Ururondogoro: ni imvugo itinze y’umunyarubuga runaka.

    Iherezo: ikinamico igira iherezo. Iherezo ry’ikinamico rishobora kumara amatsiko abayikurikiye, cyangwa rigasiga abayikurikiye mu gihirahiro bibaza uko byagenze cyangwa uko bizagenda.

    3. Imyubakire y’ikinamico

    Ikinamico nk’inkuru ikinnye, igira imyubakire iteye itya:

    Intango: muri iki gice, hagaragaramo uko ubuzima buba busanzwe muri

    rusange, abantu babanye neza nta kibazo bafitanye.

    Kidobya: nko mu nkuru, kidobya ni akantu kaza, kakaba imbarutso, kagahindura ibintu uko byari bimeze. Icyo gihe uko ibintu byari bisanzwe birahinduka, niba ari nk’ikibazo kivutse, kigashakirwa igisubizo.

    Inkubiri y’ibikorwa: muri iki gice, ni ho dusobanukirwa inkuru koko. Abanyarubuga bakagaragaza ya myifatire cyangwa imico itandukanye baba bakina.

    Umwanzuro: muri iki gice, ni ho tubona uko inkuru irangiye. Mu mwanzuro ikinamico ishobora kurangira imaze amatsiko cyangwa igasiga mu rujijo abayiteze amatwi cyangwa abayireba.

    Amaherezo: muri iki gice, hagaragaramo uko byagenze nyuma y’ikemuka ry’ikibazo runaka cyangwa se nyuma y’uko ikibazo gikomeza kuba insobe. Aha ni na ho hagaragara abagiriye inyungu muri kwa gukemuka cyangwa kudakemuka kw’ikibazo.

    Imyubakire y’ikinamico ishingira ku banyarubuga. Ibikorwa bigaragara mu ikinamico bishingira ku banyarubuga cyanecyane ku banyarubuga b’imena. Abanyarubuga b’imena bafatanyije n’abungirije bayobora imigendekere y’ibikorwa mu ikinamico kugeza ku ndunduro y’ikinamico. Nko mu nkuru ngufi cyangwa ndende, umusesenguzi w’ikinamico ashobora gushushanya ibikorwa yifashishije igishushanyo giteye gitya:

    f

    Nyiri ubwite: ni bo ikinamico iba ishingiyeho. Aba bashobora kugera ku ntego bagamije cyangwa ntibayigereho.

    Ugenerwa: ni umuntu wese waba afite inyungu, ukurikije ikivugwa mu  ikinamico.

    Abafasha: ni abakinamico cyangwa ibindi bintu bishobora gutuma nyir’ubwite cyangwa ba nyir’ubwite mu ikinamico bagera ku kigamijwe cyangwa ntibakigereho, ariko byagaragaye ko ba nyiri ubwite bari bashyigikiwe.

    Ugenera: ni umuntu cyangwa ikintu gituma nyiri ubwite agira intego runaka mu ikinamico.

    Ikigamijwe: ni intego abakinamico b’ingenzi baba bahawe n’umuhimbyi w’ikinamico.

    Imbogamizi: ni abakinamico cyangwa ibintu bishobora kubangamira umukinnyi cyangwa abakinnyi b‘imena kugera ku ntego cyangwa ku kigamijwe.

    Ikitonderwa:

    Mu ikinamico, ibikorwa bishobora gukurikirana nk’uko byagiye biba mu njyabihe yabyo. Cyokora ibyo si ihame, kuko hari ubwo usanga ibikorwa bidakurikiranye uko byagiye biba mu mateka yabyo, bitewe n’ubuhanga bw’umuhanzi w’ikinamico.

    1.   Ibice by’ikinamico

    Ikinamico nyinshi zizwi, zigira ibice bitatu. Mu gice cya mbere, usanga ari nk’igice cy’umwirondoro no kugaragaza muri rusange imiterere y’abakinnyi n’inshamake y’ibikorwa bizagaragara mu ikinamico yose. Mu gice cya kabiri ni ipfundo ry’ikinamico. Muri iki gice, ibintu biba bitangiye gusobanuka, abakinnyi bakuru bigaragaje kimwe n’abungirije. Igice cya gatatu, habonekamo ikemuka ry’ikibazo cyari kiraje ishinga umukinnyi mukuru. Muri iki gice, ikibazo gishobora gukemuka cyangwa kikaburirwa umuti, abasomyi, abatega amatwi kimwe n’ababa babirebera ku byuma bigaragaza amashusho, bakaguma mu rungabangabo bibaza ikizakurikiraho. Iyo bigenze bitya, umukino urangira ugiteye amatsiko. Ku birebana n’ibice bigize ikinamico, ntawashidikanya ko hari ikinamico yagira ibice bibiri cyangwa bine, bitewe n’umuhanzi uwo ari we n’icyo agamije.

    IMYITOZO

    1.         Sobanura ishushanyabikorwa ry’ikinamico “Abatanye badatata barasubiranye”?

    2.         Sobanura ukuntu ikinamico ari ikigega k’ingeri zimwe na zimwe z’ubuvanganzo nyarwanda.

    3.         Ikinamico ifite akahe kamaro mu buzima bw’Abanyarwanda?

    4.         Sobanura muri make uturango dutanu tw’ikinamico.

    5.         Tandukanya inkubiri y’ibikorwa na kidobya.

    6.         Tahura ibice by’ikiamico “Abatanye badatata barasubiranye”.

    9.2.2.  Amoko n’amateka by’ikinamico

    IGIKORWA

    Kora ubushakashatsi maze utahure amoko y’ikinamico n’amateka yayo.

    1.   Amoko y’ikinamico

    Amoko y’ikinamico agenwa hakurikije ibyiciro bine: ahantu ikinamico ibera n’inzira ikinamico inyuzwamo kugira ngo igere ku bantu, ibikorwa njyamutima ikina, imiterere n’insanganyamatsiko ivugaho.

    – Dukurikije ahantu ikinamico ibera n’inzira cyangwa umuyoboro ikinamico inyuzwamo kugira ngo igere ku bantu, ikinamico ibamo amoko abiri: ikinamico yo ku kabugankuru n’ikinamico inyuzwa mu bikoresho by’itumanaho n’ikoranabuhanga, kuri radiyo cyangwa tereviziyo.

    a)  Ikinamico yo ku kabugankuru

    Ukurikije ikivugwa ikinamico yo ku kabugankuru ishobora kuba ngufi cyangwa ndende. Iyi kinamico ikinirwa imbere y’indorerezi. Ishobora gukinwa n’abantu benshi.

    b) Ikinamico inyuzwa mu bikoresho by’itumanaho n’ikoranabuhanga.

    Ibikoresho by’itumanaho n’ikoranabuhanga ni inzira ikomeye y’ikinamico. Ikinamico zinyura kuri radiyo, kuri tereviziyo, kuri terefoni, mudasobwa no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Ikinamico inyuzwa mu bikoresho by’itumanaho, igomba kuba ngufi kandi

    igakinwa n’abantu bake bashoboka. Bitagenze bityo, byayobya abayikurikirana.

    – Dukurikije ibikorwa njyamutima ikina, ikinamicoigira amoko atatu: ikinamico nterabitwenge, ikinamico nteragahinda n’ikinamico mberabyombi.

    a)  Ikinamico nterabitwenge

    Ingeri y’iyi kinamico ishingiye gusa ku gushushanya umuntu mu mico no mu myifatire yo muri rubanda rwa giseseka, imico yo ku rwego rwo hasi ugereranyije n’uko yagombye kumera. Ahangaha, usanga umuntu nta kinyabupfura kimuranga, kwiyubaha no kwihesha agaciro byaramubereye nk’akamizwe n’ingwe. Ibi ntibigaragara mu gukora ibibi gusa, ahubwo usanga ibyinshi bisekeje, bikarundura bikagera no mu biteye ishozi mu ruhame. Muri iyi kinamico, umuntu yitesha agaciro n’icyubahiro yari asanganywe nko kwimyira agasiga ku myenda, ku rukuta ruteye irange, n’ibindi.

    b)   Ikinamico nteragahinda (zamwibasiye)

    Muri ubu bwoko bw’ikinamico, abakinnyi bahabwa imico n’imyifatire idasanzwe; ikindi nuko imvugo na yo iba yihariye mu bice byayo byose uko bikurikirana. Abakinnyi bakuru bagomba kuba ari abantu bo mu rwego rwo hejuru, abanyacyubahiro, nyuma kubera amakosa yabo abagaragaraho, ibyago bikabibasira bakagwirirwa na byo. Ibyo byago ugasanga ari nk’akagambane k’imana zibasiye abakinnyi nyamukuru mu ikinamico. Usanga aba bakinnyi nta ruhare baba bagize mu byago byabo.

    c) Ikinamico mberabyombi

    Ni ikinamico ivanga ingingo zisekeje n’ingingo zibabaje.

    – Dukurikije imiterere, ikinamico tuyisangamo amoko abiri: ikinamico isanzwe n’ikinamico y’uruhererekane.

    a)  Ikinamico isanzwe

    Ni ikinamico ndende igiye umujyo umwe, ikinwa ikarangira.

    b)  Ikinamico y’uruhererekane

    Ikinamico y’uruhererekane ni ikinamico ikinwa mu byiciro mu bihe bitandukanye, bagenda bakina igice gito kirangira ku buryo bw’amaregeka, kikazasubukurwa, bityo bityo.

    Ingero:

    Ururnana Museke weya,...

    – Dukurikije insanganyamatsiko, ikinamico tuzisangamo amoko menshi: ikinamico y’amateka, ikinamico nyobokamana, ikinamico ya poritiki,

    Ikinamico gakondo,, ikinamico y’urukundo, ikinamico y’imibereho…

    a)  Ikinamico y’amateka

    Iyi kinamico igerageza gucukumbura amateka y’Afurika, ikarata cyangwa igashimagiza intwari n’ibihangange byanditse amazina yabyo mu muryango nyafurika cyangwa mu muryango nyarwanda. Iyi kinamico yerekana ko ubukoroni ari bwo bwapyinagaje Abanyafurika, ko mbere Abazungu ataraza bari bameze neza, ko aho Abanyaburayi baziye bononnye Abanyafurika, by’umwihariko Abanyarwanda bidasubirwaho.

    b)  Ikinamico y’iyobokamana

    Muri Afurika, by’umwihariko mu Rwanda, habaga imihango yo kuragura, guterekera, kubandwa n’ibindi byose bijyana no kwibuka cyangwa kwiyambaza Imana y’i Rwanda. Ikinamico uzumva ifatiye ku idini, ryaba ari gakondo cyangwa amadini n’amatorero ariho muri iki gihe, uzayishyire muri iki kiciro k’ikinamico y’iyobokamana.

    c)  Ikinamico y’imibereho

    Iyi ngeri y’ikinamico, irasa neza ku buzima n’imibereho ya buri munsi y’abantu. Iyi kinamico ntitana no gukomoza ku bibazo bihora iteka bibangamiye muntu mu mimerere no mu migirire ye cyanecyane ibimuvutsa umudendezo, amahoro, umutuzo n’ibyishimo. Iyo bavuze amajyambere muri iyi ngeri y’ikinamico, bavuga ya yandi yihuta, ariko akagira byinshi ahutaza, harimo imibereho isanzwe na zimwe mu ndangagaciro z’umuco.

    d)   Ikinamico ya poritiki

    Ubutumwa buba bugenderewe muri iyi ngeri y’ikinamico ni ukwikoma cyanecyane abazungu, bakaba bagomba kurwanywa kuko bakoronije Afurika, bakayisubiza inyuma. Iyi kinamico yibasira kandi abategetsi b’Afurika bigize indakoreka. Muri iyi kinamico, umuhanzi ahamagarira rubanda guharanira uburenganzira bwabo, demukarasi n’ukwishyira ukizana k’umuturagihugu; hakagaragazwa ko nta muntu ukwiye kugaraguzwa agati, ko ntabasumba abandi imbere y’amategeko.

    a)  Ikinamico yo kuzubara

    Nkejabahizi, J.-C., (mu gitabo ke kitwa: “Ubuvanganzo nyarwanda. Inkuru ndende n’Ikinamico”, Butare, U. N. R. 2005), yita “kuzubara” kugira ibitekerezo bivuguruzanya n’inyurabwenge, umutima n’ubupfura. Bityo rero, ikinamico yo kuzubara ishyira ahagaragara ukwiheba n’ubwoba by’umuntu ubona rwose ko ubuzima bwe buri mu icuraburindi rikabije. Muri iyi ngeri y’ikinamico, umuntu agaragaza ko atazigera amenya icyo ari cyo, kamere ye nyayo yumva isa n’iyatakaye, akagaragaza ko atazi impamvu yaje mu isi y’abariho, kandi ko adategereje n’umuntu wazamutoza amategeko y’uko akwiye kwitunga no kubaho.

    1.   Amateka y’ikinamico

    Ikinamico yatangiranye n’ukubaho kwa muntu, guhera mu gihe cya kera kitazwi neza no mu gihe k’indigiti. Habagaho imikino nterabitwenge na nteragahinda (zamwibasire). Hakomeje kubaho imihango yo gutamba ibitambo n’indi minsi mikuru yo gusenga ibigirwamana ku buryo byagereranywa n’ikinabuzima. Ahayinga mu wa 1950, ni bwo hatangiye ikinamico nshya. Kimwe n’ahandi hose, mu Rwanda ikinamico yatangiranye n’imibereho y’Umunyarwanda, aho yiganaga iby’ubuzima bwa buri munsi, nk’imyemerere gakondo, iyobokamana mvamahanga, imico, imyifatire, ubukoroni,…

    Aho Abanyarwanda bamenyeye iby’impinduramatwara, batangiye kwandika imikino yuzuyemo imbamutima zabo, dore ko bari baramenye no kwandika. Ikinamico ya mbere mu Gihugu cyose yanditswe mu mwaka wa 1954. Ubwo bugeni bwatangiranye n’uwitwa Nayigiziki Saveriyo mu mukino yise
    L’optimiste”, aho yatangaga ikizere ko ibintu byose bishoboka. Hashize imyaka cumi n’itanu(15),ikinamico yanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda yagaragaye mu Rwanda ni iy’uwitwa Mubashankwaya I. yitwa“Diyosezi y’i Mvejuru izigondera Seminari”n’abandi bakurikiraho. Mu ntangiriro Insanganyamatsiko zibanzweho mu Rwanda ni umwami n’ubwami, iyobokamana, umuryango, intambara, inka, isuka, imihigo n’izindi.

    Uretse mu mashuri, hirya no hino mu Rwanda no kuri Radiyo Rwanda ntiyahatanzwe, ubwo mu mwaka wa 1982 hatangizwaga teyatere (théatre) yaje guhindura izina ikitwa “ Ikinamico”. Ijambo ikinamico ryadutse mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 1983. Umukino wa mbere ukaba warahitishijwe ku wa 21 Gashyantare 1983. Mu itangazamakuru, habonetse inkomarume n’ibimenyabose nka Nyabyenda Narcisse watoje abakinnyi, nka Sebanani Andereye, Mukeshabatware Dismas, Mukandego Athanasie, n’abandi. Uretse Nayigiziki na Mubashankwaya wamugwaga mu ntege, hakurikiyeho Kabeja, T. na Ndasingwa, L. bajyaga mu irushanwa ryategurwaga n’Iradiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) bakamurika “Hirwa ou un homme seul” na “L’incompris” ndetse na “Une folie en vaut une autre” yamuritswe n’itsinda ry’ikinamico mu Rwanda.

    Ikinamico zabiciye bigacika kuri Radiyo Rwanda ni Icyanzu cy’ Imana (Iya Uwera), Inseko ya Kiberinka, Mazi ya Teke n’izindi. Nk’uko byamye ikinamico inyura kuri Radiyo Rwanda, akenshi itegurwa kandi igakinwa n’Itorero Indamutsa.

    Uko ibihe byagiye bisimburana, ikinamico ndende yagiye ibangikanwa n’ikinamico y’uruhererekane cyangwa yo mu byiciro, ikinwa buhorobuhoro mu duce duto. Ikinamico y’uruhererekane yatangiye mu 1999 itangijwe n’umuryango utari uwa Leta w’Abongereza witwa “Health Unlimited” mu ikinamico Urunana. Hari na Museke Weya ya “La Benevolençija,” n’Umurage urukwiye, hari n’izanyuze kuri tereviziyo nka Nta we umenya aho bwira ageze

    Bamwe mu banditsi b’ikinamico n’ibihangano byabo.

    g

    g

    v

    Ikitonderwa:

    Mu rwego rw’ururimi n’umuco, ikinamico ni uruganda ruteza imbere buri muntu wese urugiramo uruhare.

    IMYITOZO

    1.     Garagaza amoko y’ikinamico uzi uhereye ku nsanganyamatsiko no ku bikorwa njyamutima.

    1.     Umaze kubona amoko y’ikinamico, “Abataye badatata barasubiranye” wayishyira mu buhe bwoko bw’ikinamico?

    2.     Ni ayahe mazina y’Umunyarwanda wabimburiye abandi kwandika ikinamico? Hari mu wuhe mwaka? Izina ry’iyo kinamico ni irihe?

    3.     Ikinamico ya mbere yahitishijwe kuri Radiyo Rwanda ryari?

    4.     Huza abanditsi n’ikinamico banditse.




    9.2.3. Uko ikinamico yandikwa n’uko ikinwa

    IGIKORWA

    Kora ubushakashatsi, utahure uko wahanga ikinamico n’uko wayikina.

    1. Uko ikinamico yandikwa

    –     Umuhanzi w’ikinamico agomba kubanza guhitamo insanganyamatsiko agiye kwandikaho, kuko imico y’abantu aba agiye gushyira mu mukino, igomba kuba ifite intego runaka yo kwigisha, gucyaha, kunenga, kugira inama n’ibindi.

    –     Iyo amaze guhitamo insanganyamatsiko, ahitamo abanyarubuga, akabatwerera imyifatire n’imiterere igaragaza neza ibyo agiye gukina.

    –     Mu kwandika ikinamico, umuhanzi agomba kuzirikana uko atangira umukino we n’uko aza kuwusoza, atanze igisubizo k’ikibazo cyari ingutu cyangwa asigiye abawukurikiye umukoro wo gukomeza kwibaza uko bizagenda.

    –     Ikinamico igomba kwandikwa mu buryo bw’ikiganiro, aho usanga abakinnyi bahererekanya amagambo, ndetse hakagenda hagaragazwa izina ry’ugiye kuvuga. Gusa aho biri ngombwa usanga umukinnyi ashobora gukina yivugisha we ubwe.

    –     Umuhanzi w’ikinamico kandi, bitewe n’ibyifuzo by’uko ashaka ko umukino we ukinwa, agenda agaragaza inyobozi zandikwa mu dukubo, zigaragaza uko abakinnyi bagomba kwitwara, aho umukino runaka ubera n’imirimbo ihatatse. Inyobozi kandi zituma umutoza w’abakinnyi abafasha kwitwara uko umuhanzi w’ikinamico yabyifuje.

    Ibyitabwaho mu kwandika ikinamico

    –      Umuhanzi agomba kwita cyane ku nsanganyamatsiko agiye kwandikaho bityo akayishakira umutwe bifitanye isano. Umutwe w’ikinamico ugomba kuba uteye amatsiko abagiye kuyikurikira cyangwa abasomyi.

    –      Umuhanzi agomba kwita cyane ku bo ageneye umukino we, mu rwego rwo kugena imvugo (iy’ubusabane, isanzwe, ihanitse, iya gisizi...) aza gukoresha. Agomba kumenya kandi ikigero barimo, imico yabo n’uko babayeho kugira ngo agene uburyo aza gukoresha ababwira, bityo umukino ugire icyo ubamarira, bitewe n’icyo agamije kugeraho.

    –      Umuhanzi agomba kuzirikana igihe ikinamico igomba kumara, bitewe n’aho igomba kunyuzwa n’icyo igamije. Hari amakinamico ashobora kugira uduce dutoduto tugenda dutangazwa mu gihe runaka, ikaba yamara igihe kirekire, nk’Urunana, Museke weya...Umuhanzi anazirikana ko igihe ikinamico ikinwa itagomba kurambirana cyane.

    –      Umuhanzi w’ikinamico agomba kwita ku buryo agena abanyarubuga mu ikinamico ye.

    Mu ikinamico abanyarubuga barimo ibice bibiri by’ingenzi. Habamo umunyarubuga mukuru. Umunyarubuga mukuru ashobora kuba ari umwe cyangwa ari benshi. Habamo kandi abanyarubuga bungirije bashobora kuba bunganira umunyarubuga mukuru kugira ngo agere ku ntego yiyemeje (abunganizi) cyangwa se bakaba bamubangamira ngo atagera ku ntego yiyemeje (imbogamizi). Ni ukuvuga ko mu ikinamico, dusangamo umunyarubuga mukuru n’abanyarubuga bungirije. Ariko hashobora no kubamo abanyarubuga batari ngombwa. Abo banyarubuga mu by’ukuri nta gikorwa gifatika bakora, ndetse bashobora no kuva mu ikinamico cyangwa mu nkuru ntibigire icyo bitwara (nk’igihe umukino ubera mu isoko, abaremye isoko bose si ko bagira uruhare mu mukino).

    Umuhanzi w’ikinamico agomba kugena uko abanyarubuga bitwara, cyane ko baba bagomba kugaragaza imico y’abantu basanzwe mu buzima bwa buri munsi. Rimwe na rimwe usanga abanyarubuga bahabwa amazina ahita aranga imyitwarire yabo, nk’abo bita ba Rubundakumazi, Nzavugankize, Rusisibiranya, Kajarajara, Kirikumaso n’andi. Gusa abacengeye neza iyi nganzo y’ikinamico, bemeza ko atari byiza kwita bene aya mazina kuko biba bisa no kumara amatsiko abakurikiye ikinamico. Bavuga ko byaba byiza abanyarubuga bagiye bahabwa amazina asanzwe atagaragaza imyitwarire yabo, noneho uko bakina, ababakurikiye akaba ari bo batahura imyitwarire y’abakinnyi. Ni yo mpamvu mu guhitamo abakinnyi, hagomba kurebwa umuntu uri bwigane neza umunyarubuga runaka.

    2.     Uko ikinamico ikinwa

    Ikinamico iba igabanyijemo ibice. Iyo ari ikinamico yo ku rubuga aho ikinirwa (urukiniro) hagenda hahinduka uko buri gice kirangiye. Buri gice na cyo kiba kigabanyijemo uduce (imiseruko) tugenda duhindagurika, buri gihe uko hinjiye umukinnyi mushya cyangwa se hagize usohoka ku kabugankuru. Abakinnyi b’ikinamico ku rukiniro baba bagomba gusa neza nk’uko abanyarubuga bagaragajwe mu myifatire yabo. Mu gukina ikinamico kandi, inyobozi ni ngombwa cyane, zigomba kubahirizwa kugira ngo umukino ugende neza nk’uko umuhanzi wayo yabyifuje.

    Abakinnyi bagomba kwisanisha neza n’ibyo bakina haba mu mvugo ndetse no mu ngiro.

    IMYITOZO

    1.     Kuki atari byiza guha abanyarubuga amazina ahita agaragaza imyifatire yabo?

    2.     Ukurikije ikinamico n’izindi ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda wize, ni uwuhe mwihariko ikinamico ifite ku mikorere y’abanyarubuga n’imyandikire yayo?

    3.      Garagaza ibyo umwanditsi w’ikinamico yibandaho igihe ayandika.

    4.      Wifashishije ingero ebyiri z’abanyarubuga bari mu ikinamico “Abatanye badatata barasubiranye”, jora uburyo umuhanzi w’iyo kinamico yubatse abanyarubuga.

    5.     Tahura ibice by’ikinamico “Abatanye badatata barasubiranye”. badatata barasubiranye”.

    IX.3.  Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Hanga ikinamico ku byiza n’ibibi by’ubukoroni mu Rwanda kandi uyifate mu mutwe, uyikinire imbere ya bagenzi bawe uhuza imvugo n’ingiro, ndetse ugaragaze n’isesekaza.


    IX.4.  Isuzuma risoza umutwe wa kenda

    Umwandiko: Rukara rwa Bishingwe na Rugigana

    Yuhi V Musinga yimye ingoma mu 1897, afite imyaka 17 gusa. Mu 1912, ubutegetsi bwe bwari bubangamiwe na Ndungutse, witwaga mu by’ukuri Birasisenge, yifatanyije na Rukara rwa Bishingwe wari ukuriye abarashi bo mu Gahunga, hafi ya Muhabura, bakaba mu mutwe w’Abakemba ; na Basebya na Nyirantwari wiberaga mu Rugezi n’Ibijabura bye. Padiri Lupiya (Loupias), witwaga Rugigana wari mu Misiyoni ya Rwaza mu Bugarura, yatumwe n’ibwami gukemura urubanza Bitahurugamba wari uhatswe na Sebuyange, umukuru w’Abarashi ba Kabaya hafi ya Ruhondo yari afitanye na Rukara. Bahuriye i Nyabugogo, ku itariki ya 1 Mata 1910. Rugigana amaze gupfa, Umudage Liyetena Guvedoyusi (Guvedoyus) ari we Bwana Lazima, yayoboye igitero, kiyogoza ako karere kugeza ubwo Ndungutse yishwe ku wa 15/5/1912, Rukara na Basebya barafatwa.

    ( …) Cyo se Rukara rwa Bishingwe, tanga inka za Bitahurugamba. Rukara ati : « Cyo se muzungu we, ko waje uri umupadiri uje kwigisha, ubucamanza wabugiyemo ute ? (...) Umuzungu aramusumira rero, amukubita ikirato, yamukubise n’ingofero.Abakemba barirutse, Uruyenzi rurirutse. Arerembuzwa amaso Rukara. Ati: « Bakemba, Ruyenzi, Bemeranzigwe, nababwiye ngo iki se ba nyabusa? Sinababwiye ngo ubwo nzagera i Burayi, ntimuzanterekere mba ndoga Bishingwe!”Arahindukira Manuka, amukubise icondo ry’ingabo, amuhirika kuri Rukara, aramuteye Rukurira, amukubise iryizihiye abagabo iry’abantu bise Nyirabuhuri. Maze arimugeneye mu gihumbi, igihururu gitakara mu nzira, inkweto zitakara i Bugarura, inkuru mbi itaha i Burayi. Inkuru nziza itaha i Kabiranyama, kwa Kavumbi nyina w’Ivubi.

    Aramwishe Ingangurarugo ya Ruhuta, nyiri uruge ruvuga nk’indamutsa. Arahagurutse urw’igikundiro, ati: “Ndakwishe ndi se wa Nyirinkwaya.”Arapfuye umuzungu. Rukara aba arahunze. Abakemba barahunze, Abemeranzigwe barahunze, Urukandagira rurahunga, bahungira mu Bufumbira. Bimaze iminsi ga rero, umugaragu wa Rukara bagenzi, amutura inzoga mu kabindi. Amusanga kwa Nyirahire wa Mpimuye. Ati “Waraye ga Rukara?” Ati: “Nta maramuko ga nyabusa, kuba iw’abandi birananiye rero.” Undi ati: “Humura umwami yimye”. “Yimye yitwa nde se Nyabusa?” Undi ati:« Yimye kuri Rutangira. » Maze haza Rukara rero, yeguye imyambi yujuje umutana n’amacumu yuzuye intagara, akorera Nyirinkwaya na Bigaruka, baragenda no kwa Ndungutse. Ati: « Data yahatswe n’umwami, sogokuru yahatswe n’umwami, none urandinde abazungu, nanganye n’abazungu mba nkuroga. » Ati:« Narabimenye ga Rukara, humura ndabakurinda mba ndoga Kalinda. » Amuhaye inka y’umweru, ikonsa ikimasa cy’urusengo.

    Hasigaye Nyirinkwaya na Bigaruka na Cyaruhinda na Nyiringabo, basigara bahatswe kuri uwo mwami. Pawuro azanye urwandiko ruvuye ku muzungu witwa Bwana Lazima rero, barutuma kuri Ndungutse ngo azafate Rukara. Mu gitondo, Rukara n’umuhungu we Nyirinkwaya ati : « Garuka Rukara, bakuguze, bakuguze cyane ibi bikomeye, ugiye gupfa mba nkuroga! » Undi ati : « Humura mwana wange, sinjya kugwa mu gihuru, ahubwo nzapfe neza. »

    Araje Rukara, ageze kwa Ndungutse, ati : « Waraye ga Ndungutse ? » Undi ati : « Nawe uraho se Rukara, ngwino tubuguze Rukara. » Rukara yagiye ku gisoro, arabuguza na Ndungutse. Abona Pawuro uwo rero, aturutse mu bikingi by’amarembo. Aramukebutse Rukara. « Yampaye inka Bishingwe! Cyo Ndungutse nawe ngibiriya ibyo nanganye na byo biraje.” Undi ati : « Humura ndabikurinda. » Undi ati : « Ihi. ntabwo ukibindinze, ahubwo wantanze mba ndoga umwami!»

    Araje Pawuro se bwangu, ati : « Yambu Rukara. » Undi ati : « Yambu nayanganiye na shobuja. » Aranze aramukomeza Pawuro, abasirikare baramukomeje, baramujyanye Rukara. Arapfukama rwose ahenera Ndungutse, ati : « Ntukime i Rwanda ndi Umucyaba. Ndagiye urw’igikundiro, urwa Semukanya, ngiye kwishyura icyo nakoze, ariko wowe uzishyura icyo utakoze.” Ageze mu Ruhengeri rero, ari ho kwa Bwana Lazima ati : « Yambu Rukara ». Undi ati :« Yambu nayanganiye na mwene wanyu, sinshaka kwamburwa abana kandi mbarora ndabafite : mfite Nyirinkwaya na Bigaruka, Cyaruhinda na Nyiringabo, Nyamuromba na Ruhigirakurinda, mfite songa ry’Abarashi na Kalimijabo Nyirinkwaya. »

    « Ni nde wishe umuzungu se Rukara ? » Undi ati : « Nawe banza umwibwire, ko numva ngo muzi kwandika, kandi ibyo ubimbariza iki ? » Ati : « Ihi.   mbwira

    uwishe umuzungu. » Abajije Ruganda, ga bagenzi, ati « Uwishe umuzungu ni Rukara » Arongera abaza Ruhanga ati : « Uwishe umuzungu ni Rukara » Yabajije Ruzirampuhwe ati : « Uwishe umuzungu ni Rukara. » Undi ati : « Ntubyumva se Rukara ? » Undi ati : « Ndabyumva ga rwose, nubwo wambarizaga ubusa, ni nge

    wamwishe rwose, ntabwo mbyigoragoraho.»

    « Ngwino unyongwe se Rukara ! » Ati : « Harya kunyongwa ni uguki ? Barakumanika mu giti, maze bakurase urufaya.Yampaga inka Bishingwe ! Mbese ngiye kugwa mu kimaniko nk’imbwa!

    Cyo se wa muzungu we, umpe inzoga nziza, maze nkunde nyinywe nge kunyongwa.” Yabwiye Rubashabadihe ati: “Mumumpere inzoga yewe”. Rubasha se yaraje, amuha inzoga y’urwagwa, ati: “Aho nabereye mwene Bishingwe, sinzi kunywa kigombe.” Amuhaye inzoga y’amarwa, ati: “Aho nabereye mwene Bishingwe guheregeta ibivuzo. Se Nyirinkwaya, mwana wange, munzanire Nyiragitare, bagenzi maze nyinywe nge kunyongwa.” Bamuzaniye Nyiragitare arayinyoye Rukara, ayisangiye ga n’Abakemba, atereka Abakemba n’Abemeranzigwe, ateretse Urukandagira se bagenzi.

    “Bakemba mbasezeyeho, Rukandagira mbasezeyeho, Bemeranzigwe mbasezeyeho, bana bange murabeho. Ndagiye kunyongwa bagenzi, ngiye kwishyura Rugigana nishe.” Ati: “Cyo wa muzungu we, maze rero ntunkorere ku bana, umuntu yapfuye ari umwe, none kandi ahubwo ngiye kwishyura rero, nange napfuye ndi undi, abana bange bazahame aho ngaho.” Ati: “Ndabikwemereye Rukara, genda uge kunyongwa.”


    Aratambutse Rukara rero, umusirikare yagiye imbere, undi yagiye inyuma, se bagenzi. Bakemba murabeho. Arahaguruka Manuka rero, cyo se Rukara Nkezamiheto, iyi Rugina, nyiruruge ruvuga nk’indamutsa, ngeze mu Nkomane za Nyakarengo, ni bwo nazaga kuvuga imyato. Ese akibuko wagashyira he? Ese ku itako ntiwakebuka? Arakebutse urw’igikundiro, arakebutse urwa Semukanya, ashinze amenyo abiri rero, ashikuza igeneti ku itako, ry’umusirikare ga bagenzi, arimukubitira mu rwano, risohokana mu mutima imbere. (…)

    Ngo amaze kwisasira uwo musirikare witwaga Birambo, yashatse guhunga, araswa urufaya, bamumanika agisimbagurika ataraca.

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1.        
    Uyu mwandiko ni bwoko ki? Kubera iki?

    2.         Rugigana na Lazima bavugwa mu mwandiko ni bantu ki? Bari bashinzwe iki?

    3.         Ni ikihe gisingizo cya Rukara twafata nk’ikivugo ke kigufi.

    4.         Uhereye ku mwandiko, amatorero ane yari agize abarashi bo mu Gahunga

    hafi ya Muhabura bitaga Abakemba ni ayahe ?

    5.         Kubera iki Rukara yanyonzwe kandi atari we wishe umuzungu?

    6.         Garagaza ingingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko.

    7.         Ni iki washima Rukara, ni iki wamugaya?

    I.    Ikibazo k’inyunguramagambo

    1.     Shaka mu mwandiko ijambo rihuje igisobanuro n’interuro zikurikira:

    a)  Igikoresho batwaramo amacumu.

    b)  Kwicwa umanitswe ku giti hanyuma ukanyongwa.

    c)  Iromba riba mu bitugu by’ingabo hagati.

    d)  Igikoresho kimeze nk’agafuka ingabo zatwaragamo imyambi

    2.      Sobanura amagambo akurikira, ukurikije inyito afite mu mwandiko

    a)  Kuvuga imyato

    b)  Indamutsa

    c)  Guhegeta ibivuzo

    d)  Kuraswa urufaya


    III.   Ibibazo ku ikinamico

    1.     Tandukanya ikinamico nterabitwenge n’ikinamico y’amateka.

    2.     Ni izihe kinamico z’uruhererekane eshatu uzi zabimburiye izindi mu Rwanda?

    3.     Garagaza igishushanyo k’ ishushanyabikorwa mu ikinamico.

    4.     Garagaza izina ry’umwanditsi kuri buri kinamico ikurikira:

    a)  Impumuro y’isano

    b)  Ni jye mwiza

    b)  Rugari rwa Gasabo

    c)  Amazi si ya yandi

    5.      Ikinamico ifite akahe kamaro mu buzima bw’Abanyarwanda?

    6.      Sobanura muri make uturango dutanu tw’ikinamico.

    7.      Tandukanya inkubiri y’ibikorwa na kidobya.

    II.   Ihangamwandiko

    Ufatiye ku nsanganyamatsiko wize, hanga ikinamico ukurikije uturago twayo n’amawiriza yo guhanga ikinamico.

     IBITABO N’INYANDIKO BYIFASHISHIJWE

    1.          IKIGÔ CY’ÛBUSHAAKASHAATSI MU BY’ÛBUHAÂNGA N’ÎIKÔRANABÛHAÂNGA (n.d), Inkoranya y’Îkinyarwaanda mu Kinyarwaanda, IRST Butare, Igitabo cya 1

    2.          IKIGO K’IGIHUGU GISHINZWE INTEGANYANYIGISHO NCDC (2008). Imyandiko mfashanyigisho, Umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

    3.          IKIGO K’IGIHUGU GISHINZWE INTEGANYANYIGISHO NCDC (2008), Imyandiko mfashanyigisho, Umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

    4.          INTEKO NYARWANDA Y’URURIMI N’UMUCO (2014). Amabwiriza ya Minisitiri no 001/2014 yo ku wa 08/10/2014 agenga imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda, Kigali.

    5.          NSANZABERA, J.D. (2013) Ikeshamvugo mu Kinyarwanda: imvugo isukuye, ikeshamvugo ry’amagambo akwiye n’inshoberamahanga zisobanuye. Kigali.

    6.          JACOB I. (1983). Dictionnaire Rwandais-Français en 3 volumes, Tome premier, Kigali.

    7.          JACOB I. (1985). Dictionnaire Rwandais-Français en 3 volumes, Tome troisième, I.N.R.S,Butare.

    8.          Mgr BIGIRUMWAMI, A. (1984). Imihango n’Imigenzo n’Imiziririzo mu Rwanda, Nyundo, Troisième édition.

    9.          MINISTRY OF EDUCTION-RWANDA EDUCATION BOARD (2019), Ikinyarwanda, Amashuri y’isumbuye, umwaka wa 4, Amashami yiga Ikinyarwanda nk’isomo rusange.

    10.     MINISTRY OF EDUCTION-RWANDA EDUCATION BOARD (2019), Ikinyarwanda, Amashuri y’isumbuye, umwaka wa 5, Amashami yiga Ikinyarwanda nk’isomo rusange.

    11.     RWANDA EDUCATION BOARD (2015) Integanyanyigisho y’Ikinyarwanda mu mashuri nderabarezi (TTC) umwaka 1, amashami ya siyansi n’imbonezamubano.

    12.     COUPEZ, A. 1980. Abrégé de Grammaire Rwanda, Tome 1,2. Butare : INRS.

    13.     BIZIMANA, S., 1998, Imiteêrere y’Ȋkinyarwaanda I, IRST, Butare.

    14.     BIZIMANA, S., 2002, Imiteêrere y’Ȋkinyarwaanda II, IRST, Butare.

    15.     MINISITERI Y’AMASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE: Ikinyarwanda: umwaka wa munani Gashyantare 1988.

    16.     RWANDA EDUCATION BOARD . (2019). Iteganyanyigisho y’Ikinyarwanda mu mashuri nderabarezi (TTC) uwamaka wa 1,2&3 Ishami ry’indimi. Kigali, REB.

    17.          RWANDA EDUCATION BOARD . (2017). Ikinyarwanda-Amashuri yisumbuye, umwaka wa 6, Igitabo cy’umunyeshuri. Kigali-Rwanda.

    18.          18. RWANDA EDUCATION BOARD . (2017). Ikinyarwanda - Amashuri yisumbuye, umwaka wa gatatu, igitabo cy’umunyeshuri. Kigali-Rwanda.

    19.          RWANDA EDUCATION BOARD, 2017. Ikinyarwanda - Amashuri yisumbuye, umwaka wa gatanu, Twumve Tuvuge Dusome, Igitabo cy’umunyeshuri. Kigali-Rwanda.

    20.          MUTAKE, T., 1990, Ikibonezamvugo k’ Ikinyarwanda: Iyigamajwi n’iyigamvugo les Editions de la Regie de l’Imprimerie scolaire.

    21.          RUGAMBA, C., 1985. Chansons Rwandaises ; INRS/BUTARE

    22.          RWANDA EDUCATION BOARD, 2018. Ikinyarwanda-Amashuri yisumbuye umwaka wa kane, igitabo cy’umunyeshuri. Kigali- Rwanda.

    23.            MBONIMANA G. na NKEJABAHIZI J.C, 2011. Amateka y’ubuvanganzo nyarwanda, kuva mu kinyejana cya XVII kugeza magingo aya, Editions de l’Université Nationnale du Rwanda.

    Imbuga nkoranyambaga zifashishijwe

    1.           www.irembo.gov.rw

    2.          www.imirasire.com

    IMIGEREKA

    Twiyungure amagambo

    Ab’i Nawe: abashumba b’i Nawe (umurambi wo muri Rwamagana, hamwe n’i Rubona na Mabare). Hari urwuri rwa Niboye.

    Abaririmba impanzi: abarata intwari baziririmba; abasingiza intwari.

    Abatasi: abantu bahabwa ubutumwa bwo kujya gutara amakuru rwihishwa.

    Abayavugutira: abavuguta umuvuba kugira ngo umuriro wo mu ruganda wake cyane, ibyuma bacura bidapfuba.

    Abazereka Intamati: abazimurikira Intamati (Ni Muhamyangabo wa Byabagabo wari umutware w’ingabo z’Abashakamba; akaba ubwo n’Umutware w’Umuhozi). Intamati ni interuro y’ikivugo cya Muhamyangabo.

    Abura iyo asesa: iyo asubiza inyuma, iyo avana ku murongo.

    Agaciro: akamaro.

    Aho ni mu igisha ryazo: ubwo ni mu gihe zigisha (zigiye aho ubwatsi busigaye baziteganyirije mu gihe k’impeshyi).

    Akaba impogazi: akaba manini

    Akangaratete: akaga; ibibazo bikomeye..

    Amacakubiri: urwangano cyangwa ubwumvikane buke buvuka hagati y’abantu bari basanzwe bumvikanye; inzira zibyaye amahari.

    Amacumu y’impangare: amacumu akomeye cyane.

    Amagi y’umuzungu: amagi abaturage bagemuriraga Ababirigi baraye ku gasozi runaka.

    Amajune: ibyago, ibibazo, akaga.

    Amakenke: amacumu akwikiye mu nti zihuhuye, batera zigahemba, zikavunika kuko nta buremere.

    Amakoro: amaturo bahaga umwami, agizwe n’ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’ibindi.

    Amaramu: amazi batera icyuma kugira ngo gihore iyo bari mu ruganda. Hano ni uguhoza icumu ryashyushye cyane kubera imirwano.

    Amarebe: ni ijambo rifite inyito eshatu:

    -Ibicu by’urwererane mu ijuru ry’urubogobogo.

    -Ibimera byo mu mazi usanga bishishe.

    -Ibintu bikeye, bibengerana ubwiza. Iyi nyito ya gatatu ni yo umwisi yakoresheje.

    Amaribori: umubiri mwiza ushishe ufite utuntu tujya kumera nk’udusitari. Ni

    akarangabwiza.

    Amariza y’i Ntora: inka zibyaye uburiza z’i Ntora (muri Gasabo). Gisozi yitwa Ntora. Ntora yiswe Gisozi kuva aho Cyirima II Rujugira ahatangiye (ahapfiriye). Hakoze ishyano hitwa Gisozi ubwo. Iryo zina ni nk’irituka uwo musozi.

    Amariza y’Impeta: impeta zibyaye ubwa kabiri. Impeta ni umutwe w’inyambo wahozeho, hanyuma ukavugwa n’Umuhozi. Aho bavuga Umuhozi wumva Impeta, aho bavuze impeta ukumva Umuhozi.

    Amashyo y’i Rukara: ayo mashyo ni ay’Uruyenzi n’Inyangamitsindo; zikaba izo mu Bihogo.

    Amavugabandi: ukuvuga ingeso z’abandi. Amazimano: amafunguro bakiriza umushyitsi. Arukatire icyuma: arucurire icyuma.

    Atahije izamamaje: aragiye ituma ziba ibyamamare zose.

    Ateretsemo: atunzemo. Ubundi bavuga ko umuntu ateretse imfizi. Aha ni ukuvuga ko atunze inyambo y’indatwa, yitarura izindi nkuko mu bushyo imfizi usanga yitaruye inka zose.

    Ayo makombe ntayashishwe: muri izo ntwari zose nta n’imwe yajijinganyije ngo ite gahunda, ite umurongo kubera ubwoba.

    Badatata: Bataneka ngo bamenye amakuru anyuranye ava mu bo barwana.

    Bagakuka mu muhigo: bakareka ibyo guhiga.

    Bakubuye imanzi: batatse imanzi, kera abagabo bicishaga imanzi mu gituza no ku maboko, byari imitako. Gukubura imanzi ni uguca imanzi.

    Bamaze kuyandura: bamaze kumena ubugi bwayo (kubutyaza neza).

    Basanze zigaramye: basanze ari ibigarama; atari inyambo; atari n’inkuku; ibigwari.

    Bayigimba umurishyo: bayikubita umurishyo: bayiha umurishyo

    Bayisenga: bayihendahenda.

    Bazegamire: bazisunge.

    Baziguruka amahembe yabageza i Nyarubuye: basanga nta mahembe atunganye yatuma bajya mu myiyerekano i Nyarubuye (mu mpiga ya Kigali, ahari umurwa wa Kigeri wa IV Rwabugiri).

    Cyareretsemo inyamibwa: cyahagazwemo n’indatwa zizira amakemwa.

    Guha undi urwuya: Kuryamana na we mukaba mwakorana imibonano mpuzabitsina.

    Guhangura imbizi: kugororera Imbizi, kuziha ingororano.

    Guhata imberera: gutsindagira akuma gafatanya uruti n’ikigembe kugira ngo ridakuka igihe batera icumu. Gukwikira cyane.

    Guhuga: kwibagirwa by’umwana muto; kuba wibanze ku murimo by’akanya gato ntihagire ikikurangaza; kumenyera ikintu wakibura ukamererwa nabi; kutagira ishya ( amahirwe) .

    Guhumanya: gutera indwara, kwanduza indwara.

    Guhunga: kuva ahantu ukajya ahandi ushaka kuzibukira umuntu cyangwa ikintu; kuva ahantu ukajya ahandi ari ugukiza amagara yawe; kwirinda ko ibintu byakurangwaho cyangwa ngo bikuvugweho; gutinya gutabara ikintu cyangwa umuntu, biri mu byago; gusubirisha amagambo y’inkeramucyamo ikibazo ubajijwe.

    Gukaguka: ni uguhaguruka vuba na vuba. Gukemba: gutemagura ikintu uko cyakabaye Gukubanga: kwigarurira.

    Gupfa nta kibariro: gupfa ukenyutse.

    Gusatira: kuba hafi y’uwo ushaka.

    Gushyira mu gaciro: gukora/ gukora ibintu bitunganye.

    Gusugira: kujya kera k’umuntu cyangwa ikintu cyangwa inyamaswa.

    Gutera ingamba: kujya ku mirongo by’intore.

    Gutesha agaciro: gupfobya, gusuzuguza, gutesha icyubahiro.

    I Bwishaza: Ni Akarere ko muri Karongi.

    I Murambi: umusozi wo mu magepfo ya Muhazi ho mu Buganza.

    I Mwima: hafi y’I Nyanza, ahari umurwa w’umwami.

    I Nyamagana ya Mutakara: ni mu Ruhango.

    I Rubengera: ni muri Karongi hubatswe ubungubu itorero ry’Abaperesibiteriyeni Hahoze hubatswe umurwa wa Kigeli Rwabugilfi.

    Ibatunge: ibategeke. Ibishishi: ibiheri byo mu maso Icondo: Iromba ry’ingabo

    Icyamamare k’inyambo: inyamibwa, indatwa yo mu nyambo.

    Igihugu: kirangwa n’ubutaka bufite imbibi zizwi, amateka n’ubutegetsi buhuriweho n’abagituye, ibirango bose bibonamo, umuco, ururimi n’imyemerere bitandukanye n’iby’abandi, umutungo kamere usangiwe ariko kandi cyane, igihugu kikarangwa n’abagituye.

    Igishondabagabo: ubwoko bw’igisiga cy’umweru kiba mu mubade giteye nka nyirabarazana.

    Ikimaneza: ukugira neza.

    Ikina n’ingoma y’indamutsa: ijya mu bicu (isimbuka) ikina n’umurishyo w’ingoma iramutsa.

    Ikiramo: ireme cyangwa ubukomere bw’icyuma. Icumu, umuhoro bidafite ikiramo bicika ubusa. Iyo bavuga ko umuntu afite ikiramo aba afite imbaraga. Guha umuntu ikiramo ni ukumuha ibintu bimutera imbaraga. Ikibindi gifite ikiramo ni ikibindi gikomeye kubera ko bashyizemo insibo ikomeye.

    Ikirezi: ubundi ni umutako w’akantu kera bambaraga mu ijosi. Aha bivuga ikintu kiza cyane, (urwererane); ni inka iziruta ubwiza. Ni isumba izo mu Muhozi zose.

    Ikiryakare: umuntu ukunda kuzinduka arya.

    Ikitwa nyirazo: ikaba umutware wazo.

    Ikivanzu: umugore wahukanye akiri ikirongore.

    Imana zicyuye: ubuhoro; amahirwe; ishya zizanye.

    Imbera byombi: ikintu gishobora gukoreshwa mu bintu binyuranye.

    Imbibi: Inka nziza, zifite umubiri ukeye.

    Imbizi: ni impakanizi y’ubushyo bw’Ingeri. Imbizi n’Ingeri bihuje inyito isobanura kugusha mu mazi rwagati.

    Imfanakayo: umuntu utirengeza icyo atunze.

    Imirase: imyambi y’izuba; amaraso yipfundika mu biranga by’inyamaswa baragura, uruguma rwasamye, umususirane w’ijuru ukunda kuza izuba rirenze.

    Impamakwica: umutwe w’ingabo za kera.

    Imparuzo: ubwiza buvanze n’ubushongore bw’ikirenga.

    Impeberagushahurwa: umuntu utagira ubwoba.

    Impombo ntirushye ihaca: iy’intege nke ntigerageze kuhanyura.

    Impumbu: Umugore cyangwa umukobwa utazi gucunda.

    Impundazo: umwenge w’imbuga ugenewe gusesekamo uruti (gukwikiramo uruti) cyangwa igice cy’uruti gisongoye binjiza mu mbuga. Hano ni icyo gice cy’uruti.

    Indiragukinduka: ikirondwe kinini Indirakarame: umuntu urya adakora Indwanabyinshi: umuntu udatezuka ku rugamba.

    Ingabo zidahomboka: ingabo zidahunga –Ingabo zihombotse ni iziruka kubera ubwoba, zigahunga zitazi iyo zijya.

    Ingamba: ibyemezo bifatika kandi bihamye.

    Ingirabibiri: umuntu utagenzwa na kamwe.

    Ingondo yakebwe mu rwirungu: utubara twera tuvanze n’utundi tw’umukara.

    Inka ya Rumonyi: ni iyo mu bushyo bw’Ingeri zo mu mutwe “Umuhozi” (Amagaju).

    Inka z’umugogoro: ni inka zakamirwaga umuzungu waraye ku gasozi kariho abatunzi, bashoboraga gukama zahumuza bakazicyura, bitashoboka bakiyemeza kujya bagemura.

    Inkerarubanza: ihora yiteguye imirwano. Urubanza ni intambara.

    Inkindi y’Abashakamba: umutware w’Abashyakamba.

    Inkirirahato: ishaka riri mu mutsima.

    Inkoni ikirirwa isabira: inkoni ikirirwa yivuza, bazesereza.

    Inkora: Inzira yaremwe n’ikintu cyahaciye. Inkotanyi cyane: cyari igisingizo kindi cya Rwabugiri Inkundarubyino: umuntu ukunda gusamara.

    Insengamihigo: ni ubundi bushyo bw’Umuhozi bwabyawe n’Ingeri.

    Inshamake: amagambo avuzwe ku buryo buhinnye.

    Intumwa ihangara amanywa: intumwa igenda umunsi wose nta guhagarara.

    Inumbiri: Igisabo kinini cyane.

    Inyamibwa baririkiye hose: indatwa baririmba hose.

    Inyamibwa rwema: intwari y’ikirangirire (ni interuro y’ikivugo cy Mutara wa II Rwogera)-isa n’umwami Rwogera.

    Inyangabirama: umuntu utishakira ineza ntayishakire abandi (ikihebe)

    Inyundo ntiyayakiranya: inyundo iyateranya neza ntiyayasigamo utuntu tw’imitutu, yarayanogeje.

    Ipfunwe: isoni umuntu aterwa n’uko agize nabi, ikimwaro

    Isanganizwa ingoma: isanganizwa imirishyo y’ingoma, bayirata kubera gutsinda.

    Isanishantego: isanisha rishingiye ku turemajambo.

    Isibe: inyabwoba.

    Itiro: ni umutwe wundi w’inyambo.

    Iy’ingoga: izirusha guhagurukana imbaraga ijya ku rugamba.

    Iy’ingondo: inziza cyane kubera ko ikebye imanzi.

    Iz’ i Mbuye: ni Ingeyo. Umutware w’Ingeyo wari n’Umutware w’ingabo zitwaga uruyange; yari atuye i Mbuye ho muri Muhanga.

    Izamuje: ni ubushyo bwo mu mutwe w’Ingeyo(Ibihogo)

    Iziba ziteretse inyamibwa: kuko zimitse intwari itagira aho igayitse.

    Izimura mu biraro: izivana mu biraro (aho zabaga).

    Ku kirwa: ni ku kirwa kitwa Murwa kiri mu Kivu hakurya ya Nyamasheke, cyari urwuri rw’Umuhozi.

    Ku mbuga: si ukuvuga aho banika, ni imbuga y’ icumu

    Ku mpitira: ku nti z’amacumu zikomeye cyane kubera ko zimaze igihe, zitadigadiga.

    Ku Munini wa Gishari: ni muri Rwamagana. Ku y’ imberera: ku macumu akwikiye cyane . Kubuganiza amata: Gusuka amata mu gisabo.

    Kubura agaciro: kubura uburyo, kwipfusha ubusa; kwigira imburamumaro.

    Kubura agashweshwe: kubura agakuru

    Kubyinira ku rukoma: kwishima cyane, kwizihirwa, kumva utuje.

    Kugira amakenga: kugira ubwoba umuntu abutewe n’icyo akeka ko kitamugwa neza cyangwa se ko kitamutunganira

    Kugishisha inka: kujyana inka ahandi hantu hari ubwatsi mu gihe k’izuba ryinshi.

    Kujundika ubumara: kujundika ni kuba ufite ikintu mu kanwa; ubumara ni uburozi basiga ku kintu ntibuhagarike. Uburozi buba muri kamere y’ibisimba bimwe na bimwe bwica cyangwa bigwangaza uwo birumye.

    Kunyaga: gutwara imitungo y’undi ku mbaraga.

    Kuramvura ingoma: kuyibaza.

    Kurekera: kureka umwambi ukagenda, kurasa. Kurembera imuroha: gukubita icumu rirerire. Kurumanza amacibiri: kwiriza inka zitanyoye.

    Kuvogera umugezi: kuwunyuramo n’amaguru uwambuka.

    Kuvuna impuruza: kwitaba ingoma ihuruza ingabo ku rugamba.

    Kuvunyisha: gusaba uburenganzira bwo kwinjira ahantu ubagendereye.

    Kuvuza uruhindu: Kuboha ibyibo ukoresheje uruhindu.

    Kuzesereza: iyo umushumba yiyereka imbere y’inka azivuga amazina, akora kimwe n’uwiyereka imbere y’intore. Iyo asimbutse agakubita agakoni hasi,1 bavugako yeshe uruti. Ni uburyo bwo guhimbaza.

    Kuzira inka: Kujya mu mihango y’ukwezi ku gitsina gore.

    Kwambara inkoba: kwambara imitako yo gutungukana mu myiyereko. Bayambikaga Inyambo zigiye kumurikwa mu birori. Inkoba ni imikoba babaga baraharazeho amasaro.

    Kwikorana umuheto: gutangira kugenda ufite umuheto

    Mbonye urugori rugoga: ndabona urugori rubengerana (ikimenyetso ko zose zabyaye ubuheta)

    Mpabuka: ntibivuga ikintu gihabuka kubera gukuka umutima, ahubwo ni igihagurukana ingoga, imbaraga.

    Mparara: ni umucuzi wabayeho ku ngoma ya Kigeli wa IV Rwabugili. Yari atuye muri Gicumbi mu kibaya cya Rutagara, munsi y’umusozi wa Remera ya Humure. Gukaza ni ugutyaza.

    Mu cyoko: ahantu kure nk’aho imvura ituruka.

    Mu gihumbi: mu bitugu

    Mu ntagara: aho babika amacumu.

    N’iyo ibagiriye isoni: n’iyo ibapfuye agasoni, n’iyo ibababariye.

    Nakivogeye: nakigezemo hagati nkigabije

    Ndimbira zirataha: ndimbira ziza kwiyereka. Ndimbira bwari ubundi bushyo bw’Umuhozi.

    Ni bwo bazitanze: ni bwo bazeguye berekana ko baretse imihigo.

    Ni iz’iruguru zose: zose ziramenyereye.

    Nkubito: umuntu cyangwa ikintu bigira inkubito, biba bifite ibakwe, bihaguruka

    ntakuzarira.

    Ntagisimbuka akatsi: nta cyo ngishoboye, ntagishoboye kugenda, nshaje.

    Ntayirasohorerwa inda: nta n’imwe irata umwanya wayo ngo isubizwe inyuma.

    Nyakotsi: ubwoko bw’icyogajuru cyajyaga kiboneka inshuro imwe mu myaka ijana.

    Nyirigira: umwami.

    Nywuhimbaje intanage: nawushizemo imyambi nishimye

    Reka aratire Ibihogo: reka abwire Ibihogo.

    Rubahina umurumango: rubatera kwiriranwa inyota bakayirarana. Rugemanduru amacumu: iyitaba induru ihagurukanye amacumu. Rugombangogo: uwica ubukombe (umuntu ukomeye w’ingogo) Rugomwa: indwanyi itagira ibambe .

    Rukabura imigereka: itera intwaro igeretse ku ntwaro z’ ingenzi.

    Rukaka: ni interuro y’ikivugo cya Rwakageyo, se wa Rwabigwi, wari umutware w’Izamuje.

    Rukaza: gukaza icyuma, icumu ni ukuryongeramo ubugi.

    Rukomera bigembe: ikubitisha ibigembe

    Rutagwabiza iminega: itajya ipfusha ubusa na rimwe amacumu yayo: ntihusha na rimwe.

    Rwa mugabo nyirigira: ikomoka ku ntwari izisumba, yigize (itagendera ku zindi).

    Rwesa: bifatiye ku inshinga “kwesa” isobanura gutura hasi, gucura inkumbi, kwica icyo wishe ntigisambe.

    Rwimirankuku: ni inka ya Rumonyi yigizayo inkuku.

    Rwiyamwa: Umuntu abandi biyama, bagendera kure kubera urugomo cyangwa amarere yo gushoza intambara.

    Singanirwa: sinsubira inyuma

    Ubujyahabi: kugana mu bukene cyangwa mu byago.

    Uburere mboneragihugu: uburere bubereye Igihugu, bugihesha ishema, butuma      gikundwa,    cyubahwa,   kikanagendwa.    Uburere   mboneragihugu bugamije kubaka, gushimangira, gukomeza ubumenyi bw’abanyagihugu ku bireba Igihugu cyabo.

    Ubutegetsi bwa kiboko: ubutegetsi bukandamiza, ubutegetsi bukoresha igitugu.

    Ubuvivi n’ubuvivure: abana bakomoka ku gisekuru k’inyuma cyane, uhereye ku mwana w’umwuzukuruza wawe.

    Umugiraneza: umuntu utabara abandi.

    Umuhinza: umwami w’agahugu gato abantu bubahaga nk’ikimana, bakamutura amakoro na we akabaha imvura, akabahahiriza (guhashya) ibyonnyi akabatsirikira ibiza.

    Umunywande: ubwoko bw’igiti.

    Umurego wera: umuheto mwiza

    Umurishyo uhumuriza: umurishyo ukurikiyeho; uherekeza.

    Umurwanashyaka: umunyamuryango w’ishyaka runaka.

    Umutagara w’ibihubi: urusobe rw’imirishyo.

    Umutana w’inkoni: ni igitembo batwaramo udukoni two kwiyereka mu birori by’inyambo.

    Umutungo kamere: iteraniro ry’ibintu umuntu atunze, bituruka mu byo abantu basanze ku isi kandi bakenera buri munsi. Urugero: amazi, amabuye y’agaciro, ibimera, umwuka,…

    Umwami utabangira: utajijiganya mu bikorwa.

    Umwana Sentama: Rutishereka rwa Rwanyonga wari umutware w’Uruhimbaza, rwaremwe ku bwa Yuhi wa IV Gahindiro.

    Umwangavu: umukobwa umaze kumera amabere

    Umwigaguhuma: icyana k’impyisi.

    Umwimirizi: ugenda imbere y’inka, akazihagarika cyangwa akazibuza kugenga zirukanka.

    Uribagizwa: ushimishwa. Ikintu k’iribagizwa ni ikintu kiza, cy’urunyenyeri rubengerana, rutera ibishashi.

    Uruganda: inzu cyangwa ahantu umucuzi akorera umwuga we, ahantu bakorera ibintu byagenewe gucuruzwa.

    Uruhehemure: ikintu kiza cyane gifite isuku n’umucyo.

    Uruhererekane: Ikintu cyabaye karande, kiva ku muntu kijya ku wundi, kiva ku kintu kijya ku kindi ntigicike, inyigisho abakera bagiye basigira abandi ho umurage.

    Uruhimbi: Agatanda gatunganije neza baterekaho amata.

    Urushingati: agati k’umuko bakubagamo urushingo kugira ngo haboneke umuriro.

    Urushingo: agati k’umuko bakoreshaga bashaka umuriro.

    Uruvunganzoka: abantu cyangwa ibintu byinshi, bigendera hamwe kandi bidahana umwanya wo gutambuka

    Urw’intwari rukarema: intwari zikarema ingamba (zikajya ku mirongo).

    Urwano: umwanya wo hagati y’ijosi n’urutugu uremetse neza.

    Ushinge icumu mu ngeri: wicare witegereze ubushyo bw’ Ingeri.

    Uw’inkokora nke: umuntu udafite ibizigira, udafite imbaraga mu maboko.

    Yabakuye imirambi: yabambuye ku mbaraga imyanya yabo yo kuhira. Umurambi ni umwanya buri muntu ushoye inka aba yafashe. Uwatanze undi umurambi (umwanya) ni we ubanza, ariko urushije undi imbaraga ashobora kumucaho. Ubwo aba akomase (arwanye inkomati, asagaye).

    Yarukubitiye umucuzi: yaruhaye umucuzi.

    Zabumbuje: kubumbuza ni ukugenda wihuta kandi ugendera ku ntambwe zisa n’izibaze.

    Zaciwe urubanza: zakiranuwe.

    Zaheje: zimiriye, zabujije kugaragara.

    Zaje ziyatendeje: zaje ziyahese (ikimenyetso cy’uko zayicishije).

    Zanyuriye Rubanda: zashimishije Rubanda.

    Zayaharaze urugina: zayasize amaraso ku rugamba, zarayicishije cyane.

    Zibamo rugombangogo: Itegekwa n’intwari yishe ingogo nyinshi ku rugamba. Rugombangogo ni interuro y’ikivugo cy’Umutware w’Ingeri.

    Ziga ingoga: izindi nka zigiraho imbaduko, umwete.

    Zigahimbaza isibo: zikishima umuvuduko.

    Zigahindukirana ishya: zikava kuri icyo kirwa zimeze neza, zikeye.

    Zigashengera zose nta yo bashize amarora: zigatarama (zikiyereka)zose nthagire n’imwe bumva barambiwe kuyitegereza.

    Zigashingana Kigese: zigaterera Kigese.

    Zigashingira indamutsa imyato zayigiriye: zigatangira kwibwira ingoma y’indamutsa ibikorwa by’agatangaza yayikoreye. Indamutsa yari ingoma y’ibwami, iyo yavugaga yabaga imenyesheje rubanda ko umwami atangiye kubonana na rubanda, iyo yabaga itaravuga, ntawashoboraga kugira icyo abaza umwami n’iyo yabaga amubona.

    Zigataha ishakaka: zikahitangirana imbaraga.

    Zikabyukurutsa Ingabe: zigahagurutsa ingoma y’ingabe ikazirangaza imbere.

    Zikamurikanwa n’ingoma: bakazerekana ari ko n’ingoma zivuga.

    Zikavogera imbizi: zikambuka uruzi (uruzi ruvugwa ni Nyabarongo). Inyambo ziturutse i Murambi mu burasirazuba, zigiye kwiyereka umwami kuko yari mu burengerazuba bwa Nyabarongo.

    Zisesuyeho: zendeyeho, zifatiyeho ari ku butwari ari no ku bwiza.

    Imyadiko y’inyongera

    1.         Igitero cy’umunsi w’inyana

    Igitero cy’umunsi w’inyana cyabaye ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro. Impamvu yatumye kiba twayendeyeho kumenya uko uwo mwami yari yarahimbye itegeko yihaye ubwe rikwiye kudutangaza. Abo twabajije, badutekerereje ko uwo mwami yari yarahimbye iminsi umunani yagombaga kurangizamo imirimo ye. Ya minsi umunani yarangira, akongera akayisubiramo bityobityo. Dore uko yakurikiranyaga iminsi ye muri ibyo bihe:

    Uwa mbere n’uwa kabiri: Kuraguza inkoko, intama , inka, inzuzi, n’ibindi biraguzwa. Muri iyo minsi, abashaka kumuhakwaho bakaba bari bazi kuragura, utabizi akarindira ikigoroba mu mataha y’inka kuko ari bwo yahugukiraga ibindi; umushaka akaba ari bwo amubwira ibindi biterekeranye n’indagu.

    Uwa gatatu n’uwa kane: Guca imanza, umushaka butaragoroba akagomba kwicarana na we ku karubanda, yumva imanza cyangwa aburana ubwe.

    Uwa gatanu: Kwirirwa barasa intego, uwo munsi abashaka kumuhakwaho bakazana imiheto n’impiru ngo barase intego. Ni bwo twumvise igihano cy’uwamuzanagamo andi magambo butaragoroba ko yamurasaga impiru.

    Uwa gatandatu: Bwacyaga yicaye ku karubanda ngo ushaka wese kugira icyo amubwira cyangwa amubaza akahamusanga uwo ari we wese. Uwo munsi witwaga “uwa rubanda.”

    Uwa karindwi: Akiriranwa n’abagore be ntihagire uhamusanga, kereka uwamutekereraga itabi.

    Uwa munani: Wari umunsi w’inka. Yirirwaga areba inka ze z’inyarurembo, abashaka kumuhakwaho bakazana inkoni n’inkuyo. Nanone bikaza kurangira mu mataha y’inka. Iminsi igahora igaruka ityo.

    Iki gitero rero kije gituruka ku munsi wa munani (uw’inka) ni cyo cyatumye bakita “igitero cy’umunsi w’inyana.” Icyo gihe Yuhi IV Gahindiro yari iwe i Mulinja ho mu Mayaga (mu Ntara y’Amajyepfo). Yari yiriwe akenura inka ze, arangiriza ku z’inyarurembo zatahaga iwe, zitwaga Urukomera.Uwo munsi rero Sayinzoga ya Mukenga wo mu ntore z’Abashakamba amenya inkuru ibabaje atumweho n’iwabo, bamusaba kubimenyesha umwami. Aribwira ati: “Nindindira igihe cy’amatarama ngasaba icyanzu, biraza kurakaza abandi kuko na bo bifuza kuganira n’umwami.” Ati: “Reka nihare, mbimubwire nanone ubwo ari umunsi w’inka arankubita inkoni, ariko nta cyo bintwaye.”

    Ahengera rero igihe umwami ategetse inka mu rugo aratanguranwa amubwira ya nkuru. Umwami ntiyamukubita, ariko ntiyagira icyo amusubiza. Abashakamba bandi babibonye baribwira bati: “Sayinzoga araduhize, kandi abitwiratira ko yanyuze mu iteka ry’umwami ntibigire icyo bimutwara.” Bose rero bakurikirana basuhuza umwami, bamubwira amagambo atagira aho ahuriye n’iby’uwo munsi. Inka zimaze kugera mu rugo, Yuhi IV Gahindiro yicaza ba bandi bose mu nkike ya ruguru. Binikiza inka. Zihumuje, azana amata yazo arayabaha ngo bayanywere aho ku mugaragaro, imbere y’abashumba n’abandi bari bagitegereje ko inka zihumuza. We akibwira ati: “Ni bakuru ntibemera kunywera amata ku mugaragaro, nibanga kuyanywa ndabakubita.” Nyamara bo baremera barayanywa kuko byari bibateye ubwoba kubona atinyutse kuyabahera aho rubanda bose bareba. Nanone byari bikubitiyeho ko kwanga amata bahawe n’umwami byari umuziro mu Banyarwanda, ubwo abamuhakwagaho bose byitwaga ko bamushakaho amata.

    Barangije rero kuyanywa, umwami atangira igitaramo gisanzwe. Arababwira rero mu gitaramo ati: “Ubwo ga munyoye amata yazo munywanye na zo ntimushobora kuzigambanira!” Bati: “Ubundi se tutarayanywa, twashobora kuzigambanira.?” Arabihorera, bikomereza ibiganiro bisanzwe byo mu gitaramo. Ngo buke, umwami abwira abashumba b’Urukomera ati: “Nimuzijyane mumere nk’abazigishishije zige mu Mutara ku nkiko y’i Ndorwa byo kwiyenza kugira ngo Abahima bazinyage.” Abashumba bazijyana uko babitegetswe. Koko rero zigeze hafi y’i Ndorwa, Abahima barazitera barazinyaga. Abashumba bagaruka i Mulinja kubimenyesha Gahindiro. Babimubwirira mu gitaramo. Arabasubiza ati: “Abahima nibijyanire, ibitagira kirengera ni ko bimera!” Abashakamba bari aho barabyumva, barasohoka bajya inama. Bati: “Izi nka ntizanyazwe bisanzwe, zazize wa munsi twanywaga amata yazo.” Baraza babwira Gahindiro bati: “Twanywanye n’izo nka turatabaye, tugiye kuzigarura kandi tukumenyesheje ko nta n’imwe muri zo izabura, keretse izaba yarapfuye.”

    Bahana umunsi wo guhaguruka. Gahindiro arababwira ati: “Tuzahurira aha n’aha kugira ngo nzabaherekeze, mbageze kuri Nyabarongo ku cyambu cya Nyaruteja. Koko rero, umunsi bahanye ho umugambi usohoye, arabaherekeza bambuka Nyabarongo ahari, ariko Sayinzoga arabura; ntiyaba mu bambukaga. Bageze hakurya, Gahindiro na we arahindukira. Ageze mu nzira ahura na Sayinzoga atabara. Gahindiro ati: “Ni iki cyatumye udatabara mu b’imbere?” Sayinzoga ati: “Natindijwe n’uko namaraga urubanza. Naho abatabaye mbere, niwumva ko ntabafatiye aho barara none, uzanyice!”

    Gahindiro rero amutuma ku Bashakamba bose ngo amubatahirize. Uko avuze izina ry’umuntu akamukubita uruti ku rutugu. Akomeza atyo abavuga mu byivugo byabo, kandi ari na ko amukubita rwa ruti kugeza abahetuye. Aho bigeze, Sayinzoga aramubwira ati: “Erega ugiye kunshengura urutugu!” Undi ati: “Ni byo koko nyabusa! Na we amuvuga mu kivugo ke anamukubita uruti ku rutugu, agira ati: “Urabeho, nawe dutahe.” Sayinzoga aragenda afatira igitero mu Bwanacyambwe. Arabatashya uko yabitumwe, arangije ababwira uko Gahindiro yabimutumye amukubita ku rutugu kugera aho yagombye kumwisaba, kuko yamubabazaga. Abashakamba bati: “Byihorere, ntituzabyibagirwa!”

    Igitero kigeze ku nkiko y’i Ndorwa, gisanga abatasi bararangije kuyigenda no kumenya akarere katurutsemo abanyaze Urukomera. Ubwo kandi igitero cy’Abashakamba cyari kumwe n’abashumba barwo. Ako gahugu k’i Ndorwa karaterwa, hanyagwa inka nyinshi, maze abashumba b’Urukomera batoranyamo izabo, ariko bagasanga hasigaye izindi. Byari byaratewe n’uko Abahima bamaze kuzinyaga bakazigabanya. Uko rero Abashakamba basanze Urukomera zituzuye, bagatera ahandi hahegereye bakanyaga, bityobityo, bigeza aho baheba inka zimwe z’Urukomera. Amaherezo umutasi umwe araza abwira Nkusi ya Gahindiro ati : “Inka nyinshi z’abahima zahungiye mu kirwa kiri mu rufunzo, zimaze kugeramo banyereza iteme ngo hatazagira ababakurikirayo.” Abashakamba babyumvise batera mu rufunzo. Nyamara Abahima barabananira kuko bari babyiteze. Ingabo zari zihageze mu gitondo cya kare, maze Munanira wa Nyangezi atuma abagaragu be kumushakira udukwi ngo bacane yote, kuko yari arwaye inzoka zamuryaga mu gihe k’imbeho. Abashakamba bamaze guheba uburyo bwo kunesha Abahima aho bashegeye bati : “Munanira naze tubigerageze.” Nkusi ya Gahindiro ategeka Munanira guhaguruka ngo bongere batere iteme. Munanira ati: “Mube mworoheje sindasusuruka.” Aho bigeze Nkusi aramutota, maze Munanira arahaguruka yibindira mu ngabo ye, yiroha ku iteme. Abahima bashwashwanyije kumusubiza inyuma biba iby’ubusa, arabatwaza. N’abandi Bashakamba babuririraho baterura Abahima, babasuka muri cya kirwa, bakibasangamo, babashwaza mu rufunzo. Inka zose zari zarahungishirijwemo ziranyagwa. Abashumba b’Urukomera bazivanguramo izabo ubushyo buruzura.

    Ariko ikirwa kimaze gutsindwa, Munanira yanga kukivamo. Nkusi aramwinginga, biba iby’ubusa. Umuvuzi w’amacumu aza i Mulinja kumenyesha Gahindiro uko igitero cyagenze, amumenyesha n’uko Urukomera zose zabonetse ubushyo bwe bukaba bwaruzuye, amubwira n’uko Munanira yanze kuva muri cya kirwa akaba ari cyo bagombye kugandikamo. Gahindiro yohereza intumwa kubwira Nkusi ko iminyago yose itari Urukomera izaba umuheto wa Munanira, kandi ko bazamugarura ahetswe. Iyo ntumwa imaze kubimenyesha Nkusi, noneho Munanira yemera kuva mu kirwa igitero kiratabaruka.

    Ubwo rero hakaba umugabo witwaga Kanyaruguru wo mu mutwe w’Abakemba wari umuririmbyi w’ikirangirire, akaba ari we wazaga kuririmbira ingabo izo ari zo zose zitabaruka, kuko yari yarabihawe na Gahindiro. Abashakamba baramutumiza, bamugambanaho ngo na bo bazahime ibwami bishyurire inkoni Sayinzoga yakubiswe, na we arabyemera. Nuko babigenza batya. Batuma kuri Gahindiro ko begereje kuza ngo abitegure mu minsi iyi n’iyi. Ya minsi igeze, Kanyaruguru aza nijoro ahateganye n’i Mulinja aririmba mu ijwi riranguruye, bigeza ko ibwami bamwumva. Barahuririza, bati: “Ni Kanyaruguru, umva araririmba Abashakamba; nta kabuza bazahinguka ejo, aje kubateguriza.” Umunsi ukurikiyeho barategereza baraheba. Na Kanyaruguru akimara kuririmba ararigita. Ajya kwihisha ku byitso by’Abashakamba. Abikora atyo amajoro yakurikiyeho, maze bitera Gahindiro impagarara. Gahindiro uko atumye abantu ngo bamutege ibico bamufate, Kanyaruguru akabimenyeshwa n’ibyitso by’Abashakamba akajya aho batamutegeye.

    Abashakamba bamaze kubumvisha barashyira baraza, bariyereka, bamurikira Gahindiro inka ze z’Urukomera, bamumurikira n’iminyago maze ayibagororeramo uko bisanzwe. Munanira ahabwa inka y’ubumanzi, agabana n’umuheto wose w’igitero nk’uko Gahindiro yari yaravuze. Gahindiro asobanuje ibya Kanyaruguru, noneho bamubwira ko kwari uguhorera Sayinzoga imigiti yakubiswe batabara. Igitero cy’umunsi w’inyana kirangira gityo.

    Bifatiye ku byavuye mu gitabo cya Bigirumwami, A., (1964) Imihango yo mu Rwanda, igice cya 1,Nyundo,

    1.         Igitero k’Imigogo

    Iki    gitero   cyasakiranyije   by’umwihariko   Abanyarwanda   n’Abanyankore, icyakora kivugwamo n’ayandi mahanga.

    Inkuru y’iki gitero yabarwa mu bice bibiri: Inzira y’Abanyankore n’inzira y’Abanyarwanda.

    Iki gitero kandi cyabayeho mu gihe umwami Kigeri IV Rwabugiri yari mu Bunyabungo n’ingabo ze hafi ya zose. Nyuma ariko yaje kubimenya agaruka mu Rwanda kurwanya Abanyankore.

    “Ehururu ya Rwanda”: Abanyankore batera u Rwanda

    Dore uko Ntare V Rugingiza rwa Migereka, umwami wo mu Nkore yateguye gutera u Rwanda.Yatumije ingabo n’abatware agira ati: “Ejo muzohereze abantu bakwiriye ingerero, banzanire abatware b’ingabo, baze mbabwire, bazahigire gutera u Rwanda, bahigire gutera Rwabugiri.” Ati: “Rwabugiri ni we njya numva bavuga; Rwabugiri bajya bamunshimira cyane; ni we njya numva bavuga ngo agira Igihugu kiza kandi kinini, ngo agira inka nziza nyinshi, ngo na we aratora nkange; ngo na we afite intore.” Ati: “Maze muzahigire gutera Rwabugiri. Nimumara kumunesha nzizera ko mfite ingabo. Ikindi cya Rwabugiri kimbabaza ni uko bangereranya na we ngo ni we duhwanye.” Abatware bose bakura ubwatsi bati: “Wabera niho ukiduhaka, umuntu uduhaye gutera u Rwanda, umuntu uduhaye gutera Rwabugiri!”

    Arahaguruka Igumira rya Bacwa, Ruharabwoba, aravuga ati: “Gahorane Imana! Mpigiye gutera Rwabugiri! Nzamutera bikumare agahinda. Iki gitero ni icyange. Nzatura mu Gihugu cya Rwabugiri, nzatunga inka za Rwabugiri. Rwabugiri nankundira tukarwana, ntampunge, nzamufata mpiri mukuzanire!”

    Maze arahaguruka Matsiko mu Nyana ati: “Mpigiye gutera Rwabugiri. Niyumva natungutse n’umutwe w’Inyana, akankundira tukarwana, ntampunge, nange nzamufata mukuzanire aha!”

    Arahaguruka Itiri rya Gicobwa, Rugambwishayija, umutware w’Ubwuma n’Abarwanyi. Ati: “Nange mpigiye gutera Rwabugiri niwumva yatungutse mu mutwe w’Ubwuma n’Abarwanyi, akankundira tukarwana, nzamufata muzane hano!”

    Arahaguruka Kijoma cya Kayisinga, Rugatwankurayijo, umutware w’Ingangura ati: “Mpigiye gutera Rwabugiri. Niwumva atungutse mu mutwe w’Ingangura, akankundira tukarwana, nzamufata muzane aha!”

    Arahaguruka Rugumayo rwa Kanagayiga Rusheshangabo Rutacwekera, umutware w’Abanganshuro. Ati: “Mpigiye gutera Rwabugiri natunguka mu Banganshuro nzamufata mukuzanire.”

    Arahaguruka Rwirangira Rutakirwa, umutware w’Ibirehe, arahiga, ararangiza. Arahaguruka Rwishumba rwa Mwendo, arahiga mu Batenganduru, ararangiza.

     Arahiga Bwijire mu Badahunga. Na we ararangiza.

    Abatware bamaze guhiga, abahungu na bo barakenyera barahiga.

    Arahaguruka Nkoko ya Gahunga, Rutakomwa. Arahaguruka Irabiro rya Gahuta, Rutarindimuka. Arahaguruka Bayija ba Kambiri, Rugomwa. Arahaguruka Bangonera ba Ndondoza Ihigiro. Arahaguruka Kamurase ka Bwisheke, Rutakangarana. Arahaguruka Kakuba ka Kangonya, Rutagengwa Ruhuzabiri. Arahaguruka Cyanyangutura cya Manunga, Ruteranyangabo.

    Bamaze guhiga umutware w’igitero, Igumiro, asaba iminsi, ati: “Iminsi yacu ni itandatu, uwa karindwi tugatabara i Rwanda.” Baragenda bamara gatandatu, ku munsi wa karindwi bataha ibwami, barara mu mihigo; buracya birirwa bahabwa intwaro: abahabwa imbunda barazihabwa, abahabwa amacumu n’imiheto barabihabwa. Uwo munsi bigaba Rugando, baza Kazinga, baza Mwizi na Kankaranka, banyura Rujebe rwa Kabuganda, i Gorora rya bene Rukari, bananyura i Rukoni rwa Cyabukemwa, bagera Rwampara. Amashyo ya Nshenyi arikanga, arahunga, amwe yambukira mu byambu bya Rina n’Ibanda, andi yambukira mu byambu bya Butsinda na Bugomora, andi ahunga aza i Rwanda […]

    Muri icyo gihe Umunyankore witwaga Bwafamba aza gukorera ishyano Ntare wahungaga. Yaka abagaragu be imyambaro yabo ishaje ayizanira Ntare ati: “Dore imicuzo y’Abanyarwanda nazaniwe n’abatasi bange! Wowe ntiwatangazwa n’ukuntu bavuye iwabo iyo gihera bakagera ino bataricwa n’inzara? Reka tuge kubahuhura!” Ntare ati: “Umva rero, numvise ko Abanyarwanda bakora impamba cyane, nimukorane mubanze muhige!”

    Bwafamba amaze gushuka Ntare, barara mu mihigo ngo bagiye guhuhura Abanyarwanda. Ntare agabanyamo ingabo ze imitwe. Abanza kohereza Abanga, Abatenganduru n’Inyana. Barara baza ijoro ryose kugira ngo bazasakirane n’Abanyarwanda hakiri kare ubwo kandi ni bwo Ntare yatabaje Mwanga umwami w’u Buganda amutumyeho Rutarurwa. Mwanga aramuhakanira kuko igihugu cyari cyarabaye icy’abazungu atagifite ububasha bwo kohereza ingabo aho yishakiye. Intore zimwe za Ntare zari zifite imbunda za Cyarabu (bitaga makoba).

    1.    Ibyiruka rya Mahero

    Igice I

    Uyu mwana nabyiruye Namureze mukunze Yabyirukanye ubwenge Buvanze mu bwana Nkanibaza cyane

    Uko azaba bitinze. Agakura akora nabi Aho yatobye akondo Ngo akurikize abandi, Akabaka iby’iwabo Akabyita iby’iwacu.

    Nabyumva ngahinda Nti: ntabwo mbishaka, Ubusambo si bwiza Ubukunze atabeshya Aba yigira nabi.

    Ukabita abatinyi Ukagwiza iby’iwanyu. Ubwo aranga arahana Nkagira ngo arashyenga Naho aravuga akomeje. Ati: “Ndumva nahaze

    Guteshwa ibyo nshima

    Ngo nkunde ibyo ushaka. Ubu nshobora kugenda Ngashaka aho ndara

    Ejo nkigaba ahandi, Ejobundi ngakomeza Nkagera iyo utakibona, Kugira ngo nguhunge Amahane ni menshi.” Ubwo mbonye icyo cyago Gikomeje imigambi

    Yo kwigisha icyohe, Ndakomeza ndatota Ngo none aratinya Aze kumva igikwiye. Aho amariye gusoreka Ingeso ye ntiyacika Bukeye nti: “Ntabwo”

    Nti: “Subiza iby’abandi, Uge utwara icyo uhawe Icyo wimwe ugitinye.” Uwo mwana uko ateye Biteye agahinda.

    Aho yaroye neza


    Uko akwiye kugenza,

     Ati: “Ndanze kugenda

     Ngo ntange ibyo ntunze.” 

    Iyo utwaye iby’abandi 

    Bakuzi bakurora

    Ntibaze barwana 

    Ngo bihe agaciro 

    Mu maso y’abandi, 

    Uragenda ukayora

    Ubwo utangiye kwanga

     Amategeko nguhaye,

     Ubusore bwapfuye 

    Wabaye Rubebe

    Ge nkwise icyontazi 

    Icyo ushaka kimashe.” 

    Ubwo ngubwo arazenga 

    Arababara ndabibona 

    Arafunga ntiyakoma 

    Bagize bati: yewe 

    Ijambo riragatabwa 

    Bahamagaye aranga 

    Bagabuye ntiyabirya 

    Bashashe ntiyaryama.

    Ubwo nyina akandeba

    Akiruzi umuhungu 

    Mu maso ya twembi. 

    Yankebuka ngasanga 

    Mu maso ye yombi 

    Haganje agahinda

    Nti: “Ibyo wigira byose 

    Ndabirora nkazenga.” 

    Nakwitaga umwana 

    Uyu uteye gitwari 

    Agaturana neza

     N’abitwa ababyeyi.

    Ubwo utangiye kwanga 

    Uwakureze akagukuza, 

    Wamurora mu maso 

    Inyeri zikavumera, 

    Waba wicaye hasi

    Uti: “Intebe nayireke 

    Nyishinge ho nange.” 

    Yaba agize ati: “Jya kurora 

    Amatungo mu rwuri

    Agatinya guhinda

    Ugatangira kwigira

     Icyatwa ugafunga.”

    Yakubwira ati: “Cyono

    Jya kuzana utuzi 

    Ugafuha ukarwana 

    Ukica igiti n’isazi; 

    Ntaramenya ubwenge 

    Nari inka mu zindi 

    Wahirika ngatemba 

    Wanterura nkabyuka 

    Washaka ko ndyama 

    Ugahirika ku buriri 

    Ibitotsi bikayora 

    Mahero agahwikwa. 

    Naba nakoze icyo wanga 

    Ugaterura ugahonda 

    Amahane ari nta yo 

    Sinibaze na busa

    Uko nkwiye kugenza. 

    Aho nshiriye akenge 

    Ndakomeza ndakureka 

    Nakosa nka gatoya

    Ubwo inkuba zigakubita.” Uti: 

    “Mbyiruye icyontazi.” 

    Nkakureka ugakomeza 

    Guhata ibicumuro

    Uwakoze uko ashoboye

    Kugira ngo akuneze.
    Umujinya waba ukomeje
    Ugaterura ugahonda
    Amagambo ajya kuvuga
    Ugasanga amugoye.

    Ubwo abana batoya 

    Basanzwe basakuza 

    Barwana bagabuza 

    Bakandora bose

     Nakebuka umwe muri bo

     Agahumbya bukeya.

    Umwe yavuga ijambo 

    Abandi bakamureba

     Igisubizo bashimye 

    Ugasanga gituje

    Kitari mo amashyengo 

    Aya asanzwe mu bana.

    Ngeze aho nti:

     “Cyo mwana

     Hamagara Mahero

    Aze ambwire icyo ashaka.

    ” Mahero ati: “Ndaje 

    Nkubwire icyo mashe.” 

    Aza atera ibitambwe

    Nti: “Ubanza rubaye.

    Ati: “Kera nkivuka
    Agatukuru gatoya
    Ngaterere ku mutwe
    Mfate agakoni kange

    Nge guhakwa aho nshaka 

    Ahangaha mpacuke 

    Ibicumuro nkugirira 

    Uruhuke kubibona.

    Gutura amahanga 

    Bizankiza byinshi. 

    Bizampa guhunga 

    Amahane y’I Rwanda, 

    Aho bambura umuntu 

    Abo abyaye bamurora, 

    Agakubitwa umunani 

    Ngo ikawa irarumbye, 

    Ngo cyangwa umuzungu 

    Yaraye rusake.

    Ibiboko wakubiswe 

    N’amarira naharize 

    Ntibyatuma ntura

    Aho ndeba umuhashyi

    Wampinduye imbata
    Wananirwa ugatuza

    Uti: “Genda ndakuretse.”
    Ibyo ngibyo nabirora
    Nti: “Nta ngufu zange
    Mba nshatse agahamba
    Nkareba aho najya
    Hasumbye ahangaha.”
    Ubu ngubu ndareba
    Ngasanga ibyo ungirira
    Bikwiye guhosha.

    Ubwo wanyimye imbabazi

    Ngo nange nduhuke

    Ibyo kwitwa ikirumbo 

    No kwicara mpondwa

     Ndakungura inama 

    Igusumbira izindi 

    Amahane ave mu rugo 

    Uruhuke kurwana 

    Nduhuke guhondwa; 

    Cyo nshakira impammba 

    Ndara mbunza imitima. 

    Ngashaka igisubizo 

    Nzabwira uwo mwana 

    Ngasanga kigoye.

    Namwita igicucu

    Sinigeze nterura

    Ngo nshinge ibitariho; 

    Navugaga ibisanzwe. 

    Ubu ngubu ninanga 

    Ko agana mu mahanga 

    Nkamwogeza cyane

    Ngo akunde angumire aho, 

    Ndareba ngasanga

    Mba mwishe burundu, 

    Akagira ngo ni mwiza,

    Akazapfa akigenza 

    Uko yamye abishinga. 

    Ngifinda uko nkwiye 

    Kugenza ibyo ngibyo 

    Mahero aba yaje.

    Ati: “Ndabona hakeye 

    Ndakwibutsa ijambo 

    Naraye nkubwiye.” 

    Nti: “Mahero ko ubizi 

    Ngukunda bikabije 

    Uwo ni inzigo kuri ge. 

    Amahane yo mu rugo, 

    Amahiri y’ibisonga Ibyo 

    byose bikoranye

    Ntibyatuma ngoheka 

    Ndashaka kugenda.

    Ubwo ngubwo ndayoberwa 

    Ngo mbure icyo musubiza 

    Nti: “Genda uruhuke

    Ejo nzaba nkubwira 

    Icyo nkeka kuri ibyo.”

     Ati: “Ngiye kuryama 

    Ndazinduka nkwibutsa 

    Impamba nakwatse.” II.

    Aragenda araryama 

    Nange ndana ku bwange. 

    Iryo joro sinagoheka 

    Ngahaha ubutitsa

    Ngo akabiri gatohe 

    Utazaba uruzingo 

    Nk’uwabuze abamurera. 

    Mahero iyo umpaye 

    Agahenge gatoya 

    Nkakungura inama!

    Nateye n’ishyamba 

    Ngo nugimbuka 

    Washatse gushinga

    Urugo rukwizihiye 

    Utazabura imbariro 

    Ukabura n’imiganda. 

    Mahero iyo utuje 

    Ugakurikiza neza 

    Utunama nkugira!

    Imishike yaracitse 

    Amafuni ararundwa, 

    Ubwo mpinga ibijumba, 

    Rubanda bakunda 

    Kubyita ubukungu.

    Mba ngira ngo utazimwa 

    Umukobwa wa Naka, 

    Bagira ngo urashonje 

    Ubukungu si bwinshi.

    Mahero iyo umfashije 

    Urarwana ujya hehe?” 

    Iyo utuje ugakunda 

    Ugaturana neza

     N’abitwa ababyeyi!

    Wabaye ukivuka, 

    Inka yange yari imwe 

    Irakunda iragorora

    Urakamirwa urabyibuha.

    Ntiwigeze usumbwa
    N’abinikije ijana.

    Mahero iyo umbereye 

    Umwana uko nshaka 

    Aho kunyaka ijambo! 

    Amapfa ageze mu gihugu 

    Nkurwanaho cyane 

    Umuruho sinawumva 

    Agahogo kabobere.

    Ubu inyuma y’igikari 

    Ibitoki ni byinshi 

    Bitembana inkingi.

    Ubu intabo zirarunze 

    Ibibindi biroga.

    Mahero iyo ugumye aha 

    Nkabona agakazana 

    Aho kwicwa n’irungu 

    Wagiye Bugande!

    Nta tungo natinye

    Ngo mare yo ubukungu 

    Utazaba umutindi.

    Ihene ubu ni nyamwinshi

    Ziteretse amapfizi:

    Ruhaya na Sacyanwa.

    Mahero iyo umfashije
    Tukorora neza
    Amatungo tubyiruye!
    Kebuka urore amasake
    Yirirwa avuna sambwe
    Mu mivumu hariya!

    Inkokokazi ni nyinshi: 

    Iz’inganda n’indayi 

    Uzikunda zihuje 

    Indirimbo z’urwunge, 

    Ziteteza zitaha, 

    Zihamagara izazo, 

    Tukiha agaciro

    Mu maso y’i Muhana! 

    Ubu ingano nararunze, 

    Ibigega biratemba.

    Ubwo ngira ngo abatindi 

    Batagira amasambu 

    Bagure ibyo mbahaye 

    Ge ngwize amanoti

    Nge nkwambika neza. 

    Mahero iyo umbwiye 

    Amagambo anduhura

    Aho kunsha umugongo!

    Nateye urutoki
    Ngo niba zitetse
    Uge utora agahihi
    Aho uruzi aba bana
    Bakureba ku jisho

    Bakabura icyo bavuga 

    Kuko mukuru wabo 

    Abacitse bamurora!

    Iri tuza rikabije 

    Rikubajije icyo uri cyo 

    Basubize utabeshya! 

    Itegereze umubyeyi 

    Wavunitse agutwite, 

    Wavuka akakonsa, 

    Agahinga aguhetse, 

    Akavoma aguhetse, 

    Agatashya aguhetse, 

    Agateka aguhetse, 

    Umurinde agahinda 

    Ko kubura icyo abyaye 

    Ngo aririre mu myotsi. 

    III.

    Mahero arasohoka

    Asa n’ubuze ijambo.

    Akomeza imbere ye ajya ku irembo.
    Akebuka hepfo abona urutoke,
    Ubwo arakeberanya mu gikari,
    Abona imizinga ivuza ubuhuha.

    Ntiyahagarara ngo zitamwumva 

    Zikamucengeza mo urubori.

    Akebura intambwe ajya mu ikawa. 

    Ubwo agasusuruko karababiriye, 

    Zitoye gahunda,

    Zisanga amaruka. 

    Mahero iyo urebye 

    Ibyo ntunze ugatuza 

    Aho kunta mu marira!

    Uti: “Ngaho mpa impamba 

    Ngucike nge ahandi 

    Ducane dutane!”

    Mahero iyo unyoheje 

    Gukora mu ntagara 

    Nkaryiroha mu nda

    Aho kwanga icyo mbyaye!

    Ibyo namubwiye bigumya kuza 

    Si ibihingwa si amatungo.

    Ubwo ariko akumva atameze neza,
    Imitima igakomeza kujya inama;

    Ibyo guta iwabo ngo age 

    Bugande Yari yabyirukanye agisohoka, 

    Maze kumwumvisha igikwiye.

    Icyamuvunaga ubwo ni ukuntu 

    Aza kumbwira uko yigaruye.

    Ava mu ikawa arinanura. 

    Acuma gatoya ananirwa igenda, 

    Arahagarara aratekereza,

    Akazinga     umunya    agashima    mu mutwe.

    Ngo byende ho akanya 

    Ati: “Ndi imbwa bikabije.” 

    Arakabuza ati: “Ngiye Kubwira uwambyaye

    Ko kwigira icyohe Bikwiye undi utari ge.” 

    Ngo ngane ku irembo

     Duhura mva mu rugo. 

    Dukubitanye amaso 

    Aratinya arahumbya. 

    Aho yavuze ikintu 

    Yashakaga ko menya 

    Ajya kwicara mu nzu. 

    Ge nkomeza urugendo. 

    Najyaga mu gacyamu

    Kugira ngo nduhuke 

    Agahinda yanteye, 

    Nganira n’abantu 

    Batazi ibyo turimo.

    Ndetse akazuba karamukubise, 

    Agumya kubunga agana agacucu. 

    Muri iyo kawa y’isaso nyinshi 

    Hakaba mo igiti gikuze neza, 

    Cyarakabije kirizihirwa,

    Ururabo ruragwa hajya ibitumbwe, 

    Bijya guhisha ntibyasigana

    Maze uwo mwana akibona bwangu, 

    Yika bugufi ahina umugongo 

    Agishyika mu nsi ahamara umwanya 

    Amaso yombi arayagihanga, 

    Umutima utekereza ibyo hirya.

    Ahatura iyo kawa. 

    Mbibonye ndashoberwa 

    Nti: “Yumviye rwose, 

    Agatima karagarutse 

    Aragira ngo anyurure.” 

    Ngo mbure icyo mubwira 

    Kugira ngo mushime,

    Mpamagara abatoya.

    Nti: “Ntabwo mureba 

    Undi mwana uko agenza!” 

    Muricaye mu nzu,

     Aravunika mumurora, 

    Arakora mukaryama, 

    Agatura uwe murimo 

    Umugono muwuhuruza! 

    Nyina, we yari mu nzu 

    Uko yakigunze

    Agahinda kamwishe. 

    Arasohoka arareba

     Ati: “Mbese iyi kawa

    Yo iturutse ahagana he?” 

    Ubwo yibazaga abizi, 

    Akagira ngo abone uburyo 

    Bwo kogeza umwana 

    Watwumviye bwangu.

    Mubwirana ubwira 

    Nti: ngaho muhembe 

    Uyu murimo ni munini. 

    Ubwo twihina mu nzu 

    Duterura akabindi 

    Dushyira mu kirambi.

    Nti: “Ngaho Mahero

    Cyo ngwino uyibanze
    Aho yagumye mu nzu
    Ngo ahamane n’abandi,
    Akeberanya mu cyanzu
    Yihina mu gikari.

    Ahakura agatebo, 

    Ajya muri ya kawa 

    Arasoroma aragwiza, 

    Agatebo arakanaga.

    Ngo ngaruke nje kurora 

    Uko byaje kugenda, 

    Duhurira mu rugo 

    Amagambo arakunda 

    Tunywa tuganira.

    Kuva kandi uwo munsi 

    Mahero aba umwana 

    Uyu wumvira rwose 

    Wakorora ati: ndaje.

    Ntibyashyize kera,

    Musabira umukobwa

    Barwubaka neza
    Babyaranye kabiri. 
    Imibanire yabo,

    Ni wowe tuyikesha.”

     Ati: “Ndanze kubanza 

    Abakuru bakiri aho.” 

    Nti: “Nta cyo bitwaye

     Iyo ari bo bakubwiye.”

     Ayisoma yitonze 

    Numva yiruhutsa.

    Igishyika kiratuza 

    Rubanda babizi 

    Babita mahwane.

    Iyo agana mu mahanga
    Aba ari imbwa mu zindi
    Aho kwicara nk’ubu
    Ngo aturane neza
    N’abatumye abyiruka

    Rugamba, Spiriyani. Umusogongero. Butare: INRS, 1979.