Topic outline

  • UNIT 1: UBURINGANIRE N'UBWUZUZANYE

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    -Gusesengura umwandiko ku buringanire n’ubwuzuzane mu Rwanda 
    atahura ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo. 
     -Gusesengura amazina y’urusobe agaragaza ibiyaranga, ubwoko bwayo 

    n’uturemajambo twayo. 

     IGIKORWA CY’UMWINJIZO
     Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura mu magambo yawe bwite 
    uburinganire n’ubwuzuzanye  icyo ari cyo, ugaragaze uko bumeze mu 

    Rwanda kuva kera  kugeza ubu.

    I.1. Umwandiko:  Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda

     Kera Umunyarwandakazi ntiyagiraga agaciro mu muryango nyarwanda. 
    Yahoraga yitwararitse, agahugira mu turimo two mu rugo iyo mu gikari. Yabaga 
    ategura ishinge ku ruhimbi, aboha imisambi, avuza uruhindu, abuganiza amata 
    cyangwa acunda. Umukobwa w’inkumi utazi gucunda bamuvugiragaho bati: “Ni 
    impumbu” cyanecyane iyo atashoboraga gushyigura inumbiri. Inkumi yabaga 
    imaze kuzira inka ntiyasubiraga mu nka, yacirwaga imuhira akaba imbata 
    y’imirimo yitwaga ko igenewe igitsina gore gusa. Umukobwa kandi nta bundi 
    bushobozi bamubonagamo uretse kumutegaho ubukire bushingiye ku nkwano 
    azakobwa. Aha ni ho amazina nka Nzamukosha, Nzamugurinka, Bazizane, 
    Kabihogo, Kagaju n’andi yatsindagiraga icyo biteze ku mukobwa akomoka.

    Abakobwa ntibashyirwaga mu ishuri cyangwa mu itorero. Bashoboraga gusa 

    guhanurwa na ba nyirasenge, utamufite agahera mu rungabangabo. Nubundi 
    ngo: “Utagira nyirasenge arisenga”. Uburere bwahabwaga abana b’abakobwa 
    bwabateguriraga gusa gushaka, kubyara, kurera no gukora imirimo yo mu rugo, 
    ubumenyi bahawe bukaba ubwo kubatoza kuba ba “mutima w’urugo”.

    Abanyarwandakazi benshi basaga n’ababujijwe kujya ahagaragara. Kumva 

    hari uwafashe ijambo mu bagabo, mu rungano rwa basaza be byari umuziro. 
    Uwahirahiraga agatobora akavuga irimuniga yitwaga umushizi w’isoni, 
    ingare, …  Urugero Nyirarunyonga uvugwa mu bitekerezo nyarwanda yiswe 
    ingare, umusambanyi, inshinzi n’andi mazina kuko yari azi kuganira n’abandi, 
    akamenya gusetsa no gutebya agati kagaturika. Iyo basobanura uburyo yiboneye 
    Semuhanuka agaramye mu buro bwe yari yonesheje nkana, akamusanganira 
    yishimye, agahuza na we umudiho n’urugwiro kugeza ubwo amuha urwuya, 
    wumva Nyirarunyonga yari akaga. 

    Ibi byaterwaga n’impamvu nyinshi. Abana bavukaga buri wese atozwa ibyo 

    agomba gukora. Umuhungu yatozwaga na se guhiga, kuragira, kubaka, guhinga, 
    gukirana, kujya ku rugamba, guhakwa… Umukobwa agatozwa ibijyanye 
    n’urubohero no gukora imirimo yo mu rugo nko kuboha ibiseke, imisambi, 
    gutaka, gucunda amata … Buri wese yumvaga ubuzima ari ko bugenda.

    Umuhungu witwaga Byarugamba, Rukaburacumu, Gatabazi, Muhozi, Ngarukiye, 

    Kamufozi, Rwamacumu cyangwa se Gatanazi yumvaga bimuteye ishema ko 
    azarwanirira Igihugu cyangwa umuryango. Ibi byari bifite ishingiro kuko u 
    Rwanda rwahoraga ruhanganye n’impugu zirukikije mu ndwano z’urudaca 
    hagenderewe kurwagura no kurugwiriza amaboko. Si ibyo gusa, habagaho 
    n’intambara z’ubwiko zasabaga ko imiryango igwiza amaboko y’abanyamiheto 
    ku rubyaro rw’abahungu ngo umunsi basumbirijwe n’ibitero bibarusha ingufu 
    bazivune umwanzi bidasabye kwitwereza amaboko y’imuhana.

    Imitekerereze nk’iyi ni yo yabaye intandaro yatumye Umunyarwandakazi 

    adindira mu kwiga no guhabwa inyigisho z’igihe tugezemo. Bamwe mu 
    Banyarwandakazi bize batinze ugereranyije n’abagabo. Mu ikubitiro, bashyizwe 
    mu mashuri abategura kuzaba ababyeyi beza barerera neza umuryango. N’uyu 
    munsi, hari abagishyigikiye ibitekerezo nk’ibyo. Uwo muco wo gusumbanya 
    abana si mwiza, kuko wagiye utuma abana b’abakobwa bakurwa mu mashuri 
    igitaraganya maze umuhungu akaba ari we uhabwa amahirwe yo gukomeza 
    kwiga, umukobwa agacikiriza amashuri agahera mu keragati. Uyu muco wagiye 
    ugira ingaruka z’ubumenyi budahagije n’ubushobozi buke ku muntu w’igitsina 
    gore mu rwego rwo kwirwanaho cyanecyane mu bikorwa n’imirimo bisaba 
    ikoranabuhanga.

    Burya koko “agahugu umuco akandi umuco”. Mu mpande zitandukanye, mu 

    duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda, hagiye hagaragara Abanyarwandakazi 
    bashoboye gukora imirimo yaharirwaga igitsina gabo. Urugero ni nka Ndabaga 
    umukobwa w’intwari mwene Nyamutezi wagiye gukura se ku rugerero. 
    Nyirarumaga, wa musizikazi w’Umusinga na we yahinduye amateka mu busizi 
    nyarwanda, aho udusigo twari tugufi 3 cyane “ibinyeto” yaturambuyemo ibisigo 
    bifite imikarago myinshi, bihabwa amazina n’abahanga mu buvanganzo yo kuba 
    mu bwoko bw’ikobyo, icyanzu cyangwa impakanizi. None se ubwo abagabo 
    benshi ntibari barabuze aho bahera? Gasharankwanzi ka Bureshyo uvugwa 
    mu nsigamigani “Yigize inshinzi”, bivugwa ko yari akuriye umutwe w’ingabo 
    zigizwe n’abagore b’ingare. Robwa na we avugwa ko yatabariye Igihugu agwa i 
    Gisaka. 

    Ingero z’inkuru nk’izi zagiye zihindura imitekerereze y’Abanyarwanda. Bagiye 

    basobanukirwa uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango. Hari 
    n’abiganye umuco w’ahandi nk’i Burayi, ugasanga umugore asukura inzu, 
    umugabo ari mu gikoni. Hari n’ingo nyinshi zabifasheho umwanzuro, umwe 
    yajya gutashya undi agasigara asya amasaka cyangwa akarika. Niba mu rugo nta 
    mukozi uhari, utanze undi kugera mu rugo akanyarukira mu gikoni, agatangira 
    koza ibikoresho bikenerwa mu rugo, guteka... 

    Muri iki gihe, hari ibisubizo bigenda biboneka. Amwe mu mategeko agenga 

    uburezi yaravuguruwe ku buryo abakobwa n’abahungu bashobora kwiga 
    bimwe. Abakobwa babyaye imburagihe baracutsa bagasubizwa mu mashuri, 
    abataragize amahirwe yo kujya mu ishuri Leta yabashyiriyeho uburyo bwo 
    kwibeshaho, bigishwa imirimo n’imyuga inyuranye yabongerera ubushobozi 
    bwo kwitunga, gutunga ababo no kubaka Igihugu.

    Mu rwego rw’ubukungu n’umutungo, Abanyarwandakazi bageze ku ntera 

    ishimishije. Ubu bafite uburenganzira bwo kuzungura, bafite uburenganzira 
    bwo guhabwa umunani, bashobora kandi kugira umutungo bwite, akazi 
    gahemberwa umushahara n’ibikorwa byinjiza amafaranga. Abanyarwanda 
    bageze ku rwego rwo gusobanukirwa amategeko abarengera n’abarenganura 
    hakoreshejwe ubutabera.
     
    Imyanya y’ubuyobozi yiharirwaga n’abagabo gusa, ubu ihabwa buri wese 

    ubifiye ubushobozi. Ubu tumaze kugera kure. Abantu bose basobanukiwe 
    neza ko uburinganire n’ubwuzuzanye biri mu bituma habaho amajyambere 
    arambye. Ubu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, 
    mu ba minisitiri, no mu zindi nzego zifatirwamo ibyemezo, Abanyarwandakazi 
    bahagaze neza mu ruhando rw’amahanga.
     Guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye ariko ntibigomba kuba intandaro 
    yo gukandamizanya. Abantu b’gitsina gore n’ab’igitsina gabo bagomba 
    kubahana bakabana mu mahoro, uburenganzira bwa buri wese bukubahirizwa, 

    bakuzuzanya muri byose.


     I. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

     Soma umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda”, ushakemo 
    amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu 
    mwandiko wifashije inkoranyamagambo.
     
    1. Koresha amagambo akurikira dusanga mu mwandiko mu nteruro 
    wihimbiye: 
    a) Ikantarange           
    b) Guhakwa      
    c) Gutabarira Igihugu         
    d) Ubufatanye      
    e) Ubwuzuzanye
    2. Urebye mu merekezo yose, garagaza amagambo ari muri iki 

    kinyatuzu afitanye isano n’umwandiko: 

    IMYITOZO
    1. Koresha amagambo akurikira dusanga mu mwandiko mu nteruro 
    wihimbiye: 
    a) Ikantarange           
    b) Guhakwa      
    c) Gutabarira Igihugu         
    d) Ubufatanye      
    e) Ubwuzuzanye
     2. Urebye mu merekezo yose, garagaza amagambo ari muri iki 

    kinyatuzu afitanye isano n’umwandiko:

     I.1.2. Gusoma no  kumva umwandiko
     Ongera usome umwandiko hanyuma usubize ibibazo bikurikira
     1. Tandukanya uburinganire n’ubwuzuzanye.
     2. Vuga inshingano ebyiri z’abagabo n’ebyiri z’abagore zahindutse uko 
    ibihe byagiye  bihinduka.
     3. Subiza yego cyangwa oya.
     a) Imirimo myinshi isa n’aho yagenewe abagore cyangwa abagabo, ni 
    iyagenwe n’umuco aho kugenwa n’imiterere kamere y’umuntu. Kubera 
    iyo mpamvu, ikaba ishobora guhindurwa.
    b) Abagabo n’abagore bashobora kugaragarizwa icyubahiro ku buryo 
    butandukanye.
     c) Nta masomo Umunyarwandakazi ahejwe kwiga. 
    d) Umugabo ni we uzungura umutungo w’umuryango.
     4. Abagore basigaye bakora imirimo inyuranye. Muri iki gihe bigaragarira 

    he?

     I.1.3. Gusoma  no gusesengura umwandiko
     1. Ni izihe ngingo z’ingenzi zigaragara muri uyu mwandiko?
     2. Kuri wowe uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?
     3. Tanga ingingo zigaragaza uburyo Ababyarwandakazi bari barapyinagajwe 

    kuva kera na kare.

     I.1.4. Kungurana ibitekerezo
     Mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko ikurikira: 

    Akamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’Igihugu. 

    I.1.5. Ikiganiro mpaka
     Muhereye ku bushobozi mufite bwo gutegura ikiganniro mpaka, nimutegure  
    kandi  mukore ikiganiro mpaka ku nsanganayamatsiko  ikurikira: 
    “Ivangura rishingiye ku gitsina ridindiza iterambere ry’umuryango 

    nyarwanda” 

    IMYITOZO
     Ongera wiyibutse ubwoko bw’imyadiko wize maze uhange umwandiko 
    ufite uturago twa bumwe mu bwoko bw’imyandiko ku nsanganyamatsiko 
    ikurikira:
     “Uwigishije umugore aba yigishije umuryango.” 
    Umutwe w’umwandiko wawe ube ubwo bwoko bw’umwandiko 

    n’insanganyamatsiko.

    I.2. Amazina y’urusobe
     IGIKORWA

     Soma  interuro zikurikira  witegereza amagambo y’umukara tsiri yavuye 
    mu mwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda” utahure 
    inshoza, uturango n’ubwoko by’amazina  y’urusobe.
     a) Ubu Umunyarwandakazi afite uruhare runini mu iterambere 
    ry’igihugu. 
    b) Nyirasenge wa Semuhanuka yari umusizikazi. 
    c) Uburinganire n’ubwuzuzanye bwatumye abantu bava mu 
    rungabangabo bagera ku majyambere arambye. 
    d) Rukaburacumu na Gasharankwanzi bavugwa cyane mu 

    buvanganzo nyarwanda.  

    I.2.1. Inshoza y’izina ry’urusobe
     Iyo bavuze izina ry’urusobe twumva izina rishobora kugira uturemajambo 
    turenze udusanzwe tw’izina nyakimwe. Iyo usesenguye izina ry’urusobe 
    usanga rifite indomo ebyiri, indangazina ebyiri, ibicumbi bibiri cyangwa se 
    ugasanga rifite indomo, indanganteko n’igicumbi, ariko rikagira n’ubundi 
    bwoko bw’ijambo bwiyomekaho.
     Ubwoko bw’amagambo ashobora kwiyomeka ku izina nyakimwe rikabyara 
    izina ry’urusobe hari ikinyazina, umusuma n’akabimbura gishobora kwihagika 

    mu izina nyakimwe rikabyara izina ry’urusobe. 

    1.2.2. Uturango tw’izina ry’urusobe
     Izina ry’urusobe ni izina rikomoka ku magambo arenze rimwe, yiyunga 
    akarema ijambo rimwe rifite inyito imwe. Mu rwego rw’intêgo, usanga ari izina 
    rifite uturemajambo turenze utw’izina nyakimwe. Izina ry’urusobe, rishobora 
    kugira uturemajambo tw’izina twivanzemo utw’inshinga cyangwa ubundi 

    bwoko bw’ijambo nk’ikinyazina, umugereka... 

    I.2.3. Ubwoko bw’izina ry’urusobe
     -Amazina y’urusobe tuyasangamo amoko atandukanye:- - - - 
    -Amazina y’inyunge 
     -Amazina y’urujyanonshinga 
    -Amazina y’akabimbura
     -Amazina y’umusuma
    -Amazina agaragaza amasano
     
    1. Amazina y’inyunge

     Izina ry’inyunge ni izina rigizwe n’amazina abiri yiyunze agakora izina rimwe. 
    Muri ayo mazina abiri, usanga irya kabiri riba risobanura izina riribanjirije. 
    Amazina y’inyunge nubwo aba agizwe n’amazina abiri yiyunze agira inyito 
    imwe itari  igiteranyo cy’ayo mazina abiri yiyunze. Cyakora, iyo irya kabiri 
    rifutura irya mbere, yandikwa atandukanye.

    Ingero:

    -Mwanankundi
    -Mugabonake
    -Imvugo shusho
     -Inyandiko mvugo
    -Itegeko teka

    Amazina y’inyunge ashobora kuba agizwe n’amazina abiri yunzwe n’ikinyazina 

    ngenera. Ayo mazina abiri yunzwe n’ikinyazina ngenera ntagira inyito ebyiri, 
    ahubwo arema inyito imwe nubwo aba agizwe n’amagambo abiri.
     
    Ingero:

     -Insina z’amatwi
     -Inkondo y’umura
     -Inkono y’itabi
     -Amaso y’ikibuno
     -Amaso y’ikirayi

     -Utwunyu twa nyamanza

     2. Amazina y’urujyanonshinga 
    Aya mazina y’urujyanonshinga aba ashingiye ku nshinga yiyunze n’icyuzuzo 
    cyayo, gishobora kuba icyuzuzo mbonera cyangwa icyuzuzo nziguro (izina, 

    inshinga, ikinyazina, umugereka), agakora izina rimwe.

    3. Amazina y’akabimbura
     Akabimbura ni akaremajambo kihagika imbere y’izina risanzwe mu rurimi 
    bikabyara
     izina rishya.

    a) Akabimbura “-nya-
     Akabimbura “-nya-“  kagira ingingo y’ikinyazina ngenera

     Ingero:
     Ikinyamateka, umunyamuryango, umunyenzara, umunyamakuru, umunyeshuri
    b) Akabimbura “nyiri-“ 
    Akabimbura “nyiri-“  gafite ingingo isa neza n’iy’ikinyazina ngenera.

     Ingero:

     Nyirumuringa Nyirurugo
     Nyirimpuhwe Nyiribambe
     Akabimbura “nyira-“ iyo kihagitse mu mazina bwite y’abantu kagira ingingo 
    y’igitsina
     gore. Ingero zikurikira zirabigaragaza.

    Ingero:

     Igikari: Nyirabikari
     Intabire : Nyirantabire 
    Intama : Nyirantama

    c)  Akabimbura “sa-” cyangwa “se-”
     
    Akabimbura sa- cyangwa se- gafite inyangingo y’ikinyazina ngenera.  Iyo 
    kihagitse mu mazina bwite, usanga afite ingingo y’igitsina gabo kandi nta 
    ndomo ayo mazina mashya agira.
     
    Ingero:
     Amahoro: Semahoro
     Uburo: Seburo
     Umusure: Samusure

    d) Akabimbura “–ene-” 
    Akabimbura “–ene-” gafite ingingo nk’iy’ikinyazina ngenera. Amazina bwite 
    agafite akunze kuba ari amazina rusange. Gashobora kandi kongerera izina 
    kihagitsemo ingingo igaragaza isano abantu bafitanye.
     
    Ingero:
     Imana: Benimana
     Ihirwe: Benihirwe
     Ikenewabo
     
    e)        Akabimbura -ka-    kifitemo        ingingo          ivuga  ngo            “umugore     wa”
     Akabimbura -ka- kifitemo ingingo ivuga ngo “umugore wa”, usanga kiganje mu 
    mazina bwite y’igitsina gore. 
    Ingero:
     Macumu: Mukamacumu
     Rutamu: Mukarutamu
     Ntwari: Mukantwari
     Muhire: Mukamuhire

     f)        Akabimbura “-a-”   gafite ingingo          y’ikinyazina            ngenera

     Akabimbura “-a-” gafite ingingo y’ikinyazina ngenera, gakoreshwa cyane mu 

    mazina bwite, kandi amazina kihagitsemo nta ndomo agira.

     Ingero:

     Inkazi: Kankazi 
    Amagana: Rwamagana
     Imana: Kamana 
    Imanzi: Kamanzi

     

    4. Amazina y’imisuma
     Umusuma ni akaremajambo kongerwa ku izina, gashobora kubaho cyangwa 
    ntikabeho gafite ibisobanuro. Ikindi ni uko umusuma udasesengurika. 
    Amazina y’umusuma ni ukuvuga amagambo yongerwaho akaremajambo 
    kadasesengurwa, kitwa umusuma.  Dufite imisuma iri mu byiciro bitatu bikurikira: 

    a) Umusuma  “-kazi”
     Umusuma  “-kazi” wumvikanisha igitsina gore.
     
    Ingero: 
    Umunyarwanda→Umunyarwandakazi,  
    Inkoko→Inkokokazi,  
    Umurundi→Umurundikazi, 
    Umugabe→umugabekazi... 
    Ikitonderwa: amazina yose aherwa na –kazi si ko aba ari ay’umusuma. Hari 
    amazina nkomoranshinga ateye nk’ay’umusuma ariko atari yo.
     Ingero: Umupfakazi, inkundwakazi

    b) Umusuma nsuzuguzi “-azi”      ni        ukaremajambo            gafite inyito yo      

    gusuzugura cyangwa gutesha agaciro

    Ingero: 

    Umuheto→umuhetazi
    Umugabo→umugabazi, 
    Ibuga→ibugazi, 
    Ibitaka→ibitakazi…


    c) Umusuma sano 

    Imisuma sano ni uturemajambo dufite inyito y’amasano: “buja”, “rume”, 
    senge”, “bukwe”, “kuru”, “kuruza”. Imisuma sano ijyana n’utubimbura sano 

    (ma, nyoko, soko, se, so-, se-nyira) kugira ngo bireme amazina.

    Ingero:


     Ikitonderwa 
    1. Amagambo y’urusobe yandikwa umujyo umwe. Gusa mu bisingizo, mu 
    migani no mu mazina nteruro n’amagambo y’inyunge akabije uburebure, 
    yandikwa atandukanyijwe, agashyirwa mu twuguruzo n’utwugarizo.
     
    Ingero: 
    - Umuhanurabinyoma, Rukemanganizi, Karahangabo, Karikumutima... (aya 
    ni amazina y’urusobe yanditswe umujyo umwe)
    -Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica” aba arahashinze.
    -Ubwo “Rumenerangabo Ntarindwa ku mukondo wa Rukaburabimashi” ati: “Ba!”
     2. Akabimbura “so” kagira impindurantego “sho”. 
    Urugero: shobuja.
    3. Akabimbura “se” gakomoka ku izina ise cyangwa se, kakagira inyito 
    y’umuntu w’igitsina gabo ufite cyangwa se utunze nyakuvugwa. Akenshi 
    ayo mazina aba ari bwite. Usanga gakora nka “nyira” ikomoka ku izina 
    nyina. 
    Ingero: Sebuja, Serugo, sebatunzi
    4. Akabimbura “nya” gafitanye isano na “nyira”, kakaba gakora kuri ubu 
    buryo:
     Iyo -a- ya nya- ikurikiwe na i y’indomo cyangwa se y’indangahantu, iyo ndomo 
    ishobora
     gutakara cyangwa zombi zikiyungamo - e- biturutse ku igenamajwi

    Urugero: 

    Umunyenzara 

    Ikitonderwa:
    - Akabimbura “nya-” gashobora kuba akabimbura nyifuzo iyo kiyunze 
    n’inshinga iri mu mbundo. 

    Ingero: 
    nyagutuma, nyakumanikwa, nyakubyara; …- 
    Akabimbura “nya-” gashobora kwiyunga n’ikinyazina cyangwa n’izina 
    kagafata inyito yo guhamya (gutsindagira) ikivugwa.
     
    Ingero:
     inzu nyanzu, abakobwa nyabakobwa; bariya bazaba abategarugori 
    nyabo.
    - Akabimbura “nya-“ gashobora kwiyunga n’izina kakagira inyito y’utunze 
    cyangwa ufite nyakuvugwa.
     
    Ingero: 

    Umunyamerwe, umunyamahanga, umunyabintu, umunyenzoga…

    Akabimbura sa- gashobora gukora mu mazina nka Saruhara, Gasabwoya, 

    Gasamagera,  Sabato, Sakabaka…


     I.2.3. Intêgo y’izina ry’urusobe
     IGIKORWA

     Shaka intêgo y’amazina y’urusobe ari mu mwandiko “Uburinganire  
    n’ubwuzuzanye mu Rwanda”,  kandi ugaragaze n’amategeko y’igenamajwi. 


    Uturemajambo tw’amazina y’urusobe
     Twabonye  ko  izina ry’urusobe ari izina usanga rikomoka ku yandi magambo 

    arenze rimwe, ariko  rikagira inyito imwe. Mu rwego rw’intego, usanga ari izina 
    rifite uturemajambo turenze utw’izina mbonera. Izina ry’urusobe rishobora 
    kugira uturemajambo
    tw’izina twivanzemo utw’inshinga cyangwa ubundi bwoko bw’ijambo 
    nk’ikinyazina, umugereka…


    Ingero:


    I.3.Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

     Mu kinyarwanda baravuga ngo: “Ukurusha umugore akurusha urugo”. Mu 
    mwandiko muremure, emeza cyangwa uhakane uwo mugani, utanga ingero  
    zifatika.

    Muri uwo mwadiko, hagaragaremo amazina  y’urusobe  adatandukanye

     I.4. Isuzuma risoza umutwe wa mbere

     Umwandiko: Uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere

     Iterambere ni irya bose si iry’umuntu umwe.  Kugira ngo rishoboke, umuryango 
    ari wo ugizwe n’umugabo n’umugore n’abana bagomba kubigiramo uruhare. 
    Dore ko abagiye inama Imana ibasanga. Ingero ni nyinshi ariko reka turebe 
    ingero z’imiryango ibiri ituye ku musozi wa Burimbi. Uti: «Ibayeho ite?»

    Umuryango wa Cyubahiro na Kamariza bose bashakanye ari abatindi; 
    bavugagwa ko nta cyo bakwigezaho. Bo ariko ntibacika intege kuko bahamyaga 
    ko ibintu ari ibishakwa ntawubivukana. Dore ko bari baramenyaniye mu 
    mahugurwa y’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere. Aho bahakuye inkunga 
    ntagereranwa y’uburyo bwo kwiteza imbere, biturutse ku nguzanyo zitangwa 
    n’ibigo by’imari. Mu gihe bari bamaze kurushinga, rubanda rwakomeje kubaha 
    inkwenene na bo bati : “Isazi y’ubute ntirya igisebe” kandi ngo “Utayihinganye 
    ntayikira”. Ubwo berekeye kuri Banki y’Abaturage ya Kinyami gusaba inguzanyo 
    maze barayihabwa. Bwatinze gucya bashoka igishanga, maze si uguhinga 
    karahava! Batera imbuto z’indobanure, ijuru na ryo rirabakundira. Isarura rya 
    mbere, bishyuye icya kabiri ku nguzanyo, banigurira amatungo magufi, harimo 
    ingurube n’inkoko. Ibyo byatumye benshi ndetse no mu babahaga inkwenene, 
    bibaza uko babakiranye. Ibyo byaterwaga n’uko batari bazi ibanga ryabo ryo 
    kubahana no kugirana inama, igihe cyose bagiye gukora icyo ari cyo cyose.

    Haciye umwaka umwe, bibarutse abana babiri; umwe yitwa Kiza undi yitwa 
    Ishimwe. Abo bana bareranywe urukundo, bahabwa n’ibyangombwa bikenewe 
    nk’ indyo yuzuye, imyambaro ikwiye, ubuvuzi nyabwo, amashuri meza. Usibye 
    ibyo, bigishijwe uturimo dutandukanye, maze bakura bazi ko akabando 
    k’iminsi ari umurimo. Ntibyatinze batsinda ikizamini cya Leta kuko biganaga 
    ikinyabupfura n’ubuhanga ndetse n’abarimu bakabakunda birambuye. Ibyo 
    bituma abandi bana babareberaho, maze na bo biyuha akuya barabigana mu 
    matsinda anyuranye, harimo itsinda ryo kurwanya marariya, iryo kubungabunga 
    ibidukikije. Bamaze kurangiza  amashuri yisumbuye, bemerewe kujya kwiga 
    muri za kaminuza zo mu mahanga. Kiza akurikirana ibyerekeye ikoranabuhanga 
    naho Ishimwe we akurikira ibijyanye n’ubuvuzi. Nyamara nubwo kwa Cyubahiro 
    na Kamariza hari impundu, kwa Ntambara na Nyiranuma ho hari ishavu,  dore 
    ko babagaho ku bugenge. Uti: “Ese ibyo bishoboka bite ko abantu babana ku 
    bugenge boshye abatagira ubwenge?” 

    Ntambara na Nyiranuma babanye bifashije mu buryo buringaniye, dore ko 
    bavukaga mu ngo zidasaba umunyu, kandi na bo baribararangije mu Ishuri 
    Nderabarezi rya Byumba.

    Ntibyatinze bibarutse ubwa mbere abana b’impanga  ari bo: Semanywa na Keza. 
    Babareze bibabaje kandi biteye agahinda, kuko batasibaga kurwana kubera 
    ubusinzi bwa buri munsi. Wasangaga Ntambara na Nyiranuma baramukira mu 
    kabari kari hafi y’ishuri, kwiyandikisha ngo bazishyura ukwezi gushize. Ubwo 
    kandi na nyuma y’amasomo, wasangaga utubare twose, ni nde uciye hano ni 
    Runaka, iyo atabaga umugore yabaga umugabo. Guteka byabaga rimwe ku munsi 
    nabwo nijoro. Akenshi abana baryamaga batariye, maze bwacya bakarwanira 
    mu nkono batabanje no kwikiza ubutuna.

    Igihe cy’amanywa, abana babo birirwaga mu ngo za rubanda, rimwe bakabaha 
    ibyo kurya, ubundi bakabibima. Hari ababahaga urw’amenyo babavugiraho 
    ngo: “Ariko ubundi, aba ko ari abo kwa mwarimu, turabagaburira utw’abana 
    bacu, hanyuma bage kurenzaho amata n’imigati, ubwo si ubucucu?”  Bamwe 
    bakabibaha, abandi bakabibima. Nyamara se babibonaga ryari? Ubwo abana 
    bakirirwa bicira isazi mu jisho. Ntibyatinze, basezerewe ku kazi kubera 
    imyitwarire idahwitse, haba hanze ndetse no ku kazi (gusiba, kudatanga 
    umusaruro, kurwana no gusebanya). Udufaranga tw’imperekeza twabaye 
    intica ntikize. Baturiye nk’abagiye gupfa. Koko rero “ntarutamburira imfusha”. 
    Umunsi umwe haguye imvura y’amahindu, abana benshi bugama hanze kubera 
    ko bari bataye urufunguzo, ikindi kandi no guhora bahanwa n’abaturanyi, 
    byatumye bajya kwikinga munsi y’igiti cyari ku irembo ry’iwabo.

    Muri iyo mvura, nibwo Keza yafatwaga n’umusonga ariko undi ntiyabimenya 
    agira ngo ni ugukina. Uko amasaha yagendaga akura, ni na ko yarushagaho 
    kuremba, maze atangira kubwira umuvandimwe we ko apfuye. Ubwo Semanywa 
    ahuruza abaturanyi ngo bamujyane kwa muganga. Bamwe bumva umwana 
    bwangu, ariko abandi bati: “Tujya kubayegamo kwa muganga se, ababyeyi 
    babo ntibari kunywera iza yose hirya aha? Hari uwo bagurira agacupa?” Bakiri 
    muri izo mpaka, hatunguka Cyubahiro na Kamariza  bavuye kubaza ibyerekeye 
    imishingirwe n’imikorere y’amakoperative, babona umwana yarembye maze 
    batumiza ipikipiki bamujyana kwa muganga. Bamugejejeyo, batinze kumwakira 
    kuko nta n’ubwishingizi mu kwivuza bagiraga. Muganga aramusuzuma maze 
    ababwira ko  hasigaye akuka gake. Koko bidatinze Keza araca.

    Inkuru y’inshamugongo ihita ikwira hose ko umwana wa Ntambara na 
    Nyiranuma yitabye Imana. Abantu barababara cyane kubera ko abana bazize 
    uburangare bw’ababyeyi babo, dore ko babahamagaye ko abana bari hanze 
    kandi banyagirwa bakabatera utwatsi. Imihango yo gushyingura iba bosebose 
    bacitsemo igikuba. Bashinjaga Ntambara n’umugore we urupfu rw’umwana 
    wabo kuko impanga ye yari yabibasobanuriye. Nyiranuma we amarira yari 
    yose, bamwe bakamuhoza abandi bakamuha inkwenene. Ubwo abahacaga 
    bose bifataga ku munwa.

    Nuko ishyingura rirangiye, Cyubahiro yahise asaba ijambo, aravuga ati: “Ibi 
    bikwiye gusubirwamo, abantu bakibutswa inshingano zabo, haba mu ngo ndetse 
    n’ahandi”. Nibwo basabye umuhuzabikorwa w’umurenge gutumiza inama 
    y’ikubagahu ngo bafatire ibintu mumaguru mashya. Muri iyo nama, Cyubahiro 
    na Kamariza bahawe umwanya basobanurira abantu ibintu byinshi bamaze 
    kugeraho kuko bari bamaze kubazwa ibanga bakoresha. Banababwiye n’ibyo 
    bateganya kugeraho, mu minsi iri imbere, ariko kandi ko ibyo byose babigezwaho 
    n’ubwumvikane no kujya inama ku bibazo byabangamira umuryango. Ibinaniye 
    umwe undi akabikora. Nubwo bari mu bwirabure, ntibyatumye abaturage 
    bihanganira kubaha amashyi y’urufaya. Abari aho batahana ingamba nshya 
    cyanecyane ko bibazaga icyo bakora ngo batere imbere. Nyiranuma na 
    Ntambara bahise basaba abaturage bose imbabazi ndetse bazisaba n’Imana, 
    bafata ikemezo cyo gusenyera umugozi umwe. Wumvaga bamwe hirya bavuga 
    ngo: “Harakabaho Cyubahiro na Kamariza”; abandi ngo: “Izina ni ryo muntu!”

     I.Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
     1. Ni iki Kamariza na Cyubahiro bakoze ngo barwanye ubukene ? 
    2. Imibereho ya Cyubahiro na Kamariza bayikeshaga iki abantu batari bazi?
     3. Ni ikihe kintu kiza abana ba Cyubahiro na Kamariza bakoze? 
    4. Sobanura mu magambo make imibanire y’abana ba Cyubahiro na 
    Kamariza.
     5. Ese hari ikigaragaza ko Ntambara na Nyiranuma bari kuba bifashije? 
    Ni uwuhe mugani w’Ikinyarwanda wabacira urebye uko ba Kamariza 
    babayeho? 
    6. Iyo abana ba Nyiranuma na Ntambara bajyaga mu ngo z’abaturanyi babo, 
    bababwiraga iki? Ese ibyo bavugaga byari byo? 
    7. Ni iki Cyubahiro na Kamariza bakoreye Keza? 
    8. Ni ikihe gikorwa cy’ubutwari Nyiranuma na Ntambara bakoze imbere 
    y’abaturage bagenzi babo? 
    9. Andika ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka tubona muri uyu mwandiko.
    10. Muri uyu mwandiko batubwira ibyerekeye itsinda ryita ku bidukikije,
    11. urumva ryaba rishinzwe iki? 
    12. Sobanura uko umutwe w’uyu mwandiko uhura n’ibivugwamo. 
    13. Ni irihe somo ry’ubuzima bwa buri munsi wakwigira kuri iyi miryango yombi? 

    I. Ibibazo by’inyunguramagambo
    1. Sobanura  aya magambo:
     a) Uburinganire   
    b) Ubwuzuzanye    
    c) Inkwenene    
    d) Ubutuna 
    e) Ikubagahu   
    f) Gutera utwatsi   

    2. Simbuza  amagambo atsindagiye ayo bivuga  kimwe  ari mu mwandiko: 
    a) Kamariza  afatanya n’umugabo we mu kuzuza inshingano zo kurera 
    abana bibarutse.
    b) Umutegarugori utiyubashye usanga rubanda bamuseka cyane.
    c) Afite agahinda ku buryo no kugira icyo ashyira ku munwa byamunaniye. 
    d) Yagiye shishi itabona nta cyo atubwiye ku byabaye ku baturanyi be. 

    3. Andika amagambo ari mu mwandiko asobanura atya: 
    a) Ukuba ikintu kigeze mu ididaniro.  
    b) Gushakira umugore ku wundi.  
    c) Gukora iyo bwabaga, uko ushoboye kose.

    4. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ukurikije inyito afite mu 
    mwandiko: 

    a) Umuganji
    b) Gutera utwatsi      
    c) Kubaha urw’amenyo
    d) Kurenga inkombe.

    II. Ibibazo  ku kibonezamvugo
     Tahura ubwoko bw’amazina y’urusobe akurikira, ugaragaze uturemajambo 
    twayo n’amategeko y’igenamajwi: 
    a) Nyogokuru
    b) Mabukwe
    c) Nyirinkwaya
    d) Sobuja
    e) Sebatunzi
    f) Nyirabizeyimana
    g) Rwankubebe 
    h)Nyirarunyonga
    i) Ikoranabuhanga
    j) Amajyambere.

  • UNIT 2: UMUCO NYARWANDA

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    -Gusesengura igitekerezo k’ingabo agaragaza ingingo z’ingenzi 
    zigikubiyemo.

    -Gusoma no gusesengura zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami 
    agaragaza ingingo z’ingenzi zizikubiyemo. 

    -Kuvuga no kwandika interuro yubahiriza ibihe by’inshinga.

    IGIKORWA CY’UMWINJIZO
     Tekereza kandi urondore ibyarangaga ibitaramo by’ibwami mu Rwanda 
    rwo hambere, imihango y’igitero yakorwaga, icyo intwari zivugaga 
    n’amashimwe zagenerwaga zivuye ku rugamba, ugaragaze muri make 
    ibyaranze inganzo y’amazina y’inka n’akamaro ko kuyiga muri iki gihe. 
    Sobanura uruhare rwa buri ngingo yagaragajwe hejuru mu gusigasira 

    umuco nyarwanda

    II.1. Umwandiko: Igitero k’i Butembo


    Igitero k’i Butembo cyabaye mu mwaka wa 1874. Ikimenyetso cy’uwo mwaka 
    cyabaye Nyakotsi yitwa Rwakabyaza yagaragaye mu Rwanda mu kwezi kwa 
    Nyakanga 1874. Impamvu y’icyo gitero yabaye iyi ngiyi: hariho Shabikobe bya 
    Sebitoryi, agatunga inka z’inyambo zitwaga Imisakura. Izo nka bazigishishiriza i 
    Kamuronsi, agahugu kari ku mutwe w’ikiyaga cya Kivu ku mupaka w’u Buhunde. 
    Umuhinza wo mu Buhunde witwaga Muvunyi wa Karinda arazitera arazinyaga. 
    Iyo nkuru igeze kuri Kigeri IV Rwabugiri, ari i Rwamaraba, asanga bibaye 
    ngombwa kujya guhorera izo nyambo ze zanyazwe n’uwo muhinza. Nyamara 
    ubundi uwo Muvunyi yayobokaga u Rwanda, akajya yohereza amakoro ibwami.

    Igihe ari mu byo guhaguruka, haza intumwa za Mwezi IV Gisabo, umwami 
    w’u Burundi. Izo ntumwa zari Abaganwa batatu, baherekejwe n’intore ijana. 
    Batumye ibwami kuvunyisha, Rwabugiri abatumaho ko ari mu rugendo, ko 
    abaheje kugeza igihe azahindukirira. Abasigira umutware we Mugabwambere 
    wa Nyamutera, akajya abacumbikira i Kanyinya na Rubingo rwa Shyorongi. 
    Ategeka ingo ze zose ko zizajya ziboherereza amazimano. Bakazibagira inka 
    eshatu buri munsi, bakaziha n’amazimano yandi y’ibiribwa n’amayoga.

    Rwabugiri amaze guhaguruka iwe i Rwamaraba, atuma abantu ku bagore be 
    ngo barushanwe kwitegura intumwa za Mwezi, anababwira ko uzarusha abandi 
    umwiteguro ari we uzatahirwa n’ibirori by’imyiyereko, bikazakirirwamo 
    intumwa za Mwezi. Abwira izo ntumwa ati:

    “Ungire Cyivugiza ya Gatsibo, […]                                                                                                                                  
     Umbwirire Muhundwangeyo wa Ngarambe,                                            
    Umukobwa uteye abahungu imbabazi,                                                                              
    Uti: ‘Witegure intumwa za Mwezi.’                                                                   
    Ningushima ingabo zizagutaramira,                                                                         
    Inyambo zitahe iwawe.”
     (Uwo yari Kangeyo ka Kanyabujinja ka Nyiracumu, wagengaga urugo rw’i 
    Gatsibo)[…]
     
    Rwabugiri yahagurutse i Rwamaraba ataha […] i Rubengera, ahategerereza 
    abatasi yari yarohereje kumutatira u Buhunde […] Abo batasi bamaze 
    kurondorera umwami ibyo kwa Muvunyi wa Karinda, umuhinza w’u Buhunde, 
    n’abatware bakomeye muri icyo gihugu, intore zo mu Ngangurarugo zihimbiraho 
    indirimbo yitwa Rwahama […]

    Igitero kigeze mu Buhunde, cyaje kurwanya Muvunyi wa Karinda, araneshwa 
    ariko arabikinga ntibashobora kumushyikira. Ubwo ingando ya Kigeri IV 
    Rwabugiri yari i Runyana. Amaze gutsinda Muvunyi n’abategeka bandi bo mu 
    Buhunde, Murego wa Bigiri we ndetse yatewe mbere ya Muvunyi. Shabiganza 
    we ngo yaba yarahunze ariko ntibizwi neza. Abandi batewe bagatsindwa ni 
    Murengezi wa Nyarubwa na Karenge na Rwankuba rwa Gahinda.

    Twabonye mbere ko umwami yari aganditse i Runyana. Yari yaratatishije Nkingo 
    iri hafi y’u Runyana, kuko mu bwiru bari bazi ko ari ho Abarenge baramvuye 
    ingoma y’ingabe yitwaga Mpatsibihugu.

    Ategeka abiru be kuharamvura ingoma y’ingabe nshya yari yageneye iryo zina 
    rya Mpatsibihugu, kugira ngo ayungukiremo ububasha bw’Abarenge ba kera, 
    bategekaga ibihugu bigari u Rwanda rwari rutarigarurira byose. Aho Rwabugiri 
    amariye gukubanga u Buhunde bwose, abaza abatasi be ati: “Inyuma y’ishyamba 
    turuzi rihetuye u Buhunde, hari ibihugu nyabaki?” Abatasi bamubwira ko 
    batabizi, ko ari ntawigeze arenga iryo shyamba. Ariko bamumenyesha ibyo 
    bumvanye abandi, ngo uryinjiyemo amaherezo inzira yinjira mu mugezi wa 
    Nyabarongo, akaba ari yo bagenda bavogera, ikikijwe n’inzitiro z’imigano. 
    Rukaba urugendo rurerure kuzageza aho inzira izakukira bakabona kugenda 
    ahatari mu mazi. Rwabugiri ati: “Nimuhogi tugende tuge kureba ibihugu byaba 
    inyuma y’ishyamba, ubwo hatataswe tuzagenda tuhitatira ubwacu.”
     
    Ingabo zose zinjira mu ishyamba, amaherezo koko binjira muri wa mugezi 
    barawuvogera, Rwabugiri n’abagore be bahetswe. Ngo urwo rugendo 
    baruhereye mu gitondo bakuka uwo mugezi ikigoroba. Aho bakukiye uwo 
    mugezi wa Nyabarongo rero, bagandika mu ishyamba. Bukeye barakomeza 
    bahinguka ahantu hatamurutse, hatuwe n’abantu bameze nk’Abahunde, 
    ariko batazi ibi byuma bicurwa. Barwanishaga ibisongo by’imigano kandi 
    bagahingisha inkonzo z’ibiti. Babonye abo bantu bapfupfunutse mu ishyamba, 
    bagerageza kubarwanya, ariko Abanyarwanda barabatsinda. Ingabo zikomeza 
    zikurikiye inzira yo mu ishyamba, zibona indi midugudu imeze nk’iyo bari 
    bahingukiyeho mbere.

    Ariko muri iyo midugudu bahasanga ibintu abo baturage babo bahingaga, byari 
    bibatunze. Kuko rero impamba zari zagabanutse, umwami abwira rubanda ati: 
    “Nimurye biriya bintu, ubwo byari bitunze abandi bantu namwe byabatunga, 
    nitugera i Rwanda muzanywe imiti yo kubahumanura.” Ibyo bintu bavuga byari 
    amashaza. Hanyuma bajya guhaguruka ngo bagaruke mu Rwanda, umwami 
    ategeka ko bazagarukana imbuto zayo.

    Aho azagerera i Rubengera   ngo ahingisha mu gikari utuyogi two kororeramo 
    ayo mashaza. Izina bayitaga acyaduka, agikwirakwiza mu Rwanda bwa mbere, 
    ryari amashaza kuko yabanje guhingwa mu Bwishaza. Ntabwo Abanyarwanda 
    batangaga amakoro y’amashaza kuko atari umwaka wa karande mu Rwanda; 
    kandi n’uwaryaga amashaza ntiyashoboraga kunywa amata ngo amashaza yica 
    inka. Ngicyo rero ikintu k’ingirakamaro igitero k’i Butembo cyagiriye u Rwanda:  
    kururonkera imbuto nshya.

    Aho izina ry’igitero k’i Butembo ryaturutse ni muri iryo shyamba riri inyuma 
    y’i Buhunde n’u Buhavu. Aka karere kose kari inyuma y’ishyamba mu 
    burengerazuba bw’ibyo bihugu byitwa Butembo. Igitero cyari cyarahagurukiye 
    u Buhunde, hanyuma kirenze ishyamba kivanayo izina ry’u Butembo […] 

    Bamaze kugera mu Rwanda ingabo zitabaruka ukwazo zerekeje mu Buriza n’u 
    Bwanacyambwe ngo zizahahurire n’umwami zikore imihango y’imyiyereko, 
    ari wo munsi w’ibirori byasezeraga ibitero. Naho Rwabugiri aherekezwa 
    n’abatware bamwe anyura iyo mu Murera ahinguka ku Rusumo kwa Magara 
    (ku Rusumo rwa Kabona ku ngezi ya Burera) anyura iy’u Buberuka, agana 
    iwe i Gatsibo ngo arebe uko umwamikazi Kangeyo ka Kanyabujinja yari 
    yarakoze imyiteguro. Twibuke ko atabara yari yaratumye ku bamikazi bose 
    ngo bazamwitegure, uzarusha abandi akazaba ari we utaramirwa n’ingabo 
    zitabarutse. Ageze i Gatsibo, areba imyiteguro y’urwo rugo […] Umwami atanga 
    umunsi wo kubyukurutsa. Birangiye arahaguruka.

    Ageze i Gasabo iw’umwamikazi Bayundo ba Rwigenza […] asanga umwiteguro 
    waho uruta uw’i Gatsibo. Nanone barabyukurutsa, hanyuma umwami 
    arahaguruka ajya i Kabuye ka Jabana iw’umwamikazi Kanjogera.
     I Kabuye bari barakoze umwiteguro urushijeho guhimba […] Basanga ari 
    ibwami koko. Kuko rero Kanjogera yari inkundwakazi, Rwabugiri atumiza ba 
    Barundi bo kwa Mwezi bamusanga i Kabuye. Ingabo ziyereka ari ishyano ryose, 
    hatumiwe n’izitari zaratabaye ari ugushaka umurato wo kwereka Abarundi. 
     […] Umwami rero yamaze iminsi i Kabuye, hanyuma arahaguruka ajya i Kigali 
    ari kumwe na ba Barundi. Bageze kwa Nyirandabaruta ya Sendirima, basanga 
    umutako […] uruta ahandi hose ku buryo bitari bigifite n’igereranyirizo […]

    Mu birori by’imyiyereko, ingabo zitabarutse, nibwo Biraro bya Nyamushanja 

    wa Rugira yahimbiye Rwabugiri ikivugo “Inkatazakurekera” arakimutura.

     2. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
     IGIKORWA
    Soma umwandiko “Igitero k’i Butembo”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 
    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije 

    inkoranyamagambo. 

     1.Koresha amagambo akurikira dusanga mu mwandiko mu nteruro 
    wihimbiye: 

    a) Kugishisha inka  
    b) Amakoro   
    c) Abatasi   
    d) Ingando   


    2. Shaka imbusane z’aya magambo ukurikije inyito afite mu 
    mwandiko wasomye. 
    a) Azahindukirira 
    b) Guhunga 
    c) Gukuka umugezi 
    d) Guhinguka

    3. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje amagambo avuye mu 
    mwandiko

     a) Mu gitero k’i .............. Abanyarwanda bahakuye imbuto 
    y’.....................
    b) Igitero k’i Butembo cyabaye mu wa ................... cyagabwe 
    kiyobowe n’umwami   .........................
    c) Igitero cyahagurukiye  i ....................... gisozerezwa inyuma 
    y’ishyamba i .............

     

    IMYITOZO

    II.1.2. Gusoma no  kumva umwandiko
    Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butembo” hanyuma usubize ibibazo 
    byawubajijweho:

    1. Sobanura intandaro y’igitero k’i Butembo.
    2. Ni nde wafashe iya mbere mu gushoza urwo rugamba? 
    3. Ni uwuhe mwamikazi warushije abandi imyiteguro myiza 
    4. Ni ikihe gihembo cyari giteganyirijwe umugore uzarusha abandi  
    kwitegura umwami? 
    5.     Ikivugo “Inkataza kurekera” cyahimbwe nande? ryari?

     6. Shaka ibintu cyangwa ibikorwa byavuzwe mu mwandiko bibangamiye 
    ibidukikije unasobanure uko ubibona.

     

    II.1.3. Gusoma  no gusesengura umwandiko
     Ongera usome umwandiko “Igitero k’i butembo” hanyuma usubize ibibazo 
    bikurikira:
     a) Amakoro yatangwaga ibwami wayagereranya n’iki muri iki gihe? Sobanura 
    igisubizo utanze uhereye ku kamaro kayo.

    b) Garagaza ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zigaragara muri uyu mwandiko. 

    c) Vuga muri make ibikubiye muri uyu mwandiko mu magambo yawe bwite. 

    II.2. Ubuvanganzo nyabami 
    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butembo” ugereranye ibivugwamo 
    n’ibyavugwaga mu yindi myandiko wize, maze ukore ubushakashatsi 
    utahure inshoza y’ubuvanganzo nyabami, urondore zimwe mu ngeri 

    z’ubwo buvanganzo n’ uturango twazo.

     2.2.1. Inshoza y’ubuvanganzo nyabami
     Nk’uko byizwe mu myaka yabanje, ubuvanganzo ni imvugo cyangwa inyandiko 
    ifite icyo ivuga kandi yifitemo ubwiza n’ubuhanga bw’imikoreshereze y’ururimi. 
    Imvugo cyangwa inyandiko y’ubuvanganzo irangwa akenshi n’ikeshamvugo. 
    Ubuvanganzo nyarwanda babugabanyamo ibice bibiri: ubuvanganzo nyemvugo 
    n’ubuvanganzo nyandiko. Ubuvanganzo nyemvugo ni ibyahanzwe n’abantu ba 
    kera batazwi neza bahangaga batandika, bakabifata mu mutwe. Ibyo bahangaga 
    babishyikirizaga ab’igihe cyabo bikabizihira mu bitaramo, bakagenda babiraga 
    abo basize, bityobityo bigahinduka uruhererekane. 

    Ubuvanganzo nyabami burimo ibihangano byose byerekeranye n’abami, ingoma 
    zabo, ibitero byabo, abakurambere, abatware n’imihango by’ibwami. Ni ingeri 
    y’ubuvanganzo itari igenewe buri wese nk’uko ubuvanganzo bwo muri rubanda 
    bwari bumeze. Bityo igihangano cy’ubuvanganzo nyabami ntawashoboraga 
    kugira icyo agihinduraho atabyemerewe.


     II.2.2. Zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami
     Mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo nyabami twavuga ibitekerezo 
    nyabami (ibitekerezo by’ingabo), amazina y’inka, ibisigo nyabami, ubwiru, 
    ubucurabwenge, ibyivugo, inanga zivuga iby’ibwami, indirimbo z’ingabo.

    Muri rusange ingeri z’ubuvanganzo nyabami zirangwa no kuba ari imyandiko 
    ivuga abami, imiryango yabo n’ingoma zabo.

    a) Ibitekerezo by’ingabo

    Ibitekerezo by’ingabo byavugaga imitegurire n’imigendekere y’ibitero ingabo 
    z’umwami zagabye mu bindi bihugu bakongeraho amakabyankuru.

    b) Amazina y’inka

    Amazina y’inka ni  imivugo irata inyambo n’umwami. Ni ingeri y’ubuvanganzo 
    nyabami irangwa n’itondeke ripimye (umubare w’utubangutso ungana), 
    ikeshamvugo n’amagambo yabugenewe. Yagiraga imiterere yihariye.

    c) Ibisigo nyabami

     Ibisigo nyabami ni imivugo yasingizaga abami n’ingoma zabo ikoresheje 
    amagambo y’indobanure. Ibisigo nyabami birangwa n’ikeshamvugo, amagambo 
    y’indobanure kandi ntibyahindagurikaga mu miterere yabyo.

    d) Ubwiru

     Ijambo “ubwiru” risobanura ibanga rikomeye cyane iryo ari ryo ryose.  Mu 
    buvanganzo nyabami ubwiru ni imihango yakorwaga n’umwami n’abiru. Iyo 
    mihango yakorwaga mu ibanga kandi ikagira amagambo yihariye agendana na 
    yo. Iyo mihango bayitaga inzira z’ubwiru.

    Ubwiru bwari bukubiyemo amategeko yagengaga imihango y’ibwami, 
    bwakoreshaga ikeshamvugo n’andi magambo yabugenewe kandi 
    ntibwahindagurikaga.

    e) Ubucurabwenge

    Ni umuvugo muremure wavugaga ibisekuru by’abami n’abagabekazi. 
    Abawufataga mu mutwe bitwaga abacurabwenge. Ubucurabwenge burangwa 
    n’uko buvuga ibisekuru by’abami n’abamikazi mu buryo buryoheye amatwi. 
    Ubucurabwenge bwakorwaga n’abiru.

    f) Ibyivugo

     Kwivuga: ni ukuranga icyo uri cyo, uwo uri we mu rwego rw’intambara, rimwe 
    na rimwe umenyesha abakumva uwo ukomokaho byo guhimba, ukavuga 
    ibyakuranze ku rugamba.

    Ibyivugo ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda bisingiza intwari 
    n’ubutwari bwazo ndetse n’intwaro zifashishwaga. Muri iyo ngeri, uwivuga 
    yirataga ibigwi n’ibirindiro yagiriye ku rugamba. Tuyisangamo amoko abiri 
    y’ingenzi ari yo: Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo by’imyato.

    g) Inanga zivuga iby’ibwami

    Gucuranga inanga ni ubuhimbyi bujyana no gucuranga inanga bayibwira. Inanga 

    z’ibwami ni indirimbo zicurangwa ku nanga y’amano. Mu buvanganzo nyabami, 
    inanga zaherekezwaga n’indirimbo z’ingabo zigahishura uko abakurambere 
    batekerezaga, akari kabari ku mutima n’uko bari bameranye mu mibanire yabo. 
    Inanga tuzisangamo iturango tw’ubusizi nyarwanda(isubirajwi, imibangikanyo, 
    injyana...)  Zahimbirwaga 
    kurata no gusingiza abami. Zacurangirwaga mu bitaramo binyuranye.


    h) Indirimbo z’ingabo

    Ni indirimbo zaririmbwaga mu bitaramo byo kwizihiza insinzi y’ingabo 
    zabaga zivuye ku rugamba. Izo ndirimbo zafatiraga ku bantu babayeho 
    (abami, ab’ibwami n’abatware cyangwa ibikorwa byabayeho bizwi nk’ibigwi, 
    ibirindiro...).


     IMYITOZO

    Ungurana ibitekerezo na bagenzi bawe  ku kamaro ko kwiga ubuvanganzo 
    nyabami.

     

    II.3. Ibitekerezo by’ingabo
     IGIKORWA
    Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butembo” maze ukore 
    ubushakashatsi utahure inshoza y’ibitekerezo by’ingabo n’uturango twabyo.

    2.3.1. Inshoza y’ibitekerezo by’ingabo

     Ibitekerezo by’ingabo ni ibihangano byabaga bikubiyemo uko urugamba 
    rwagenze. Byahimbwaga n’abatekereza b’ibwami  bafatiye ku byavuzwe 
    n’abavuzi b’amacumu babaga bakubutse ku rugamba. Abo bavuzi b’amacumu 
    bari abantu bazwiho ubuhanga mu kuvuga neza no gufata mu mutwe 

    bagakoresha imvugo nziza kandi batajijinganya. Mu bitekerezo by’ingabo 

    havugwamo inkuru y’igitero n’abakigizemo uruhare cyanecyane ab’intwari.

     2.3.2. Uturango tw’igitekerezo k’ingabo

     Igitekerezo k’ingabo kirangwa n’ibi bikurikira: kivugwamo inkuru y’igitero 
    cyagabwe n’uko igitero cyagenze, kigaragaramo abakigizemo uruhare 
    n’abakibayemo intwari,  gishingira ku makuru mpamo y’ibyabaye, kirangwa 
    ndetse n’uturingushyo tw’abatekereza b’ibwami abandi bita amakabyankuru.

     

    IMYITOZO
     a)  Ku bwawe urabona akamaro  k’ibitekerezo by’ingabo kari akahe?
     ndetse n’ikizaza?

     b) Kwiga ibitekerezo by’ingabo bidufitiye akamaro muri iki gihe
    ndetse n’ikizaza?


    II.4. 1. Imitegurire n’imihango y’igitero


     II.4. 1. Imitegurire n’imihango y’igitero

    IGIKORWA

     Wifashishije ubumenyi ufite ku muco n’amateka, kora ubushakashatsi 
    maze utahure imihango yakorwaga kugira ngo u Rwanda rutere ikindi 
    gihugu, abagiraga uruhare mu migendekere y’igitero, n’inyungu Igihugu 
    cyakuraga mu gitero. 


    Umurage ukomeye Abanyarwanda basigiwe n’abasokuruza ni Igihugu. Ibi 
    byatumye u Rwanda rugenda rwagurwa  binyuze mu bitero rwagabaga kandi 
    rugomba kubitsinda. Mbere yo gutera habanzaga gukorwa imihango inyuranye 
    harimo inzira y’inkiko yabyaye umugaru hagiye kwagurwa imipaka n’inzira 

    y’urugomo hagiye kugabwa ibitero. 

    Si iyo mihango yakorwaga gusa kuko habagaho n’igitaramo njyarugamba 
    cyabanzirizaga urugamba umwami yabaga agiye gushoza mu mahanga. Abantu 
    bahuriraga hamwe maze bakarebera hamwe ingamba z’urugamba. Buri wese 
    mu babaga bateraniye aho yagiraga icyo yiyemeza gukora kugira ngo Igihugu 
    kizatsinde urugamba. 

    1. Umugaba w’ingabo n’umugaba w’igitero

     Ingabo z’u Rwanda zari imitwe itegekwa n’abatware aba n’aba. Aha ngaha 
    turebe iki ngiki: abo batware b’izo ngabo, bitwaga abatware mu butegetsi 
    bw’Igihugu bwa kera ntibigire aho bahuriye n’abatware bategekaga mu Rwanda 
    mu bihe bya kizungu. Umutware kera, mbere y’umwaduko w’abazungu, 
    ntabwo yari ameze nk’umushefu. Abatware rero bitwaga batyo mu butegetsi 
    bw’Igihugu, naho mu butegetsi bw’abarwanyi (igihe ingabo zabo zabaga 
    zihagurukiye igitero) bakitwa abagaba b’ingabo. Igihe k’intambara, umugaba 
    wese w’umutwe uyu n’uyu, ni bwo we yambaraga ikamba ry’ingabo, kikaba 
    ikimenyetso cy’ubutegetsi bw’abarwanyi. Iryo kamba ryari uruhu rw’icyondi 
    batamirizaga mu ruhanga bakarusesurira mu bitugu. Umugaba w’igitero we 
    ntibyari ngombwa ko aba ari umutware uyu n’uyu; yashoboraga no kuba ari 
    umunyacyubahiro uhatswe. 

    Mbere yo kugaba igitero, ibwami babanzaga kuraguza ngo barebe niba gutera 
    igihugu iki n’iki bizahira u Rwanda. Indagu yaba ibibemereye, bakaraguriza 
    ubwoko buzatorwamo umugaba; ubwoko bufashwe bukaraguriza imiryango 
    yabwo; umuryango ufashwe n’indagu bakaraguriza abo muri bo ngo barebe 
    uzaba umugaba. Ntiyagombaga kuba ari intwari ubwe cyangwa ngo agombe 
    kuba ari umuntu ufite ubuhanga bwo kurwanisha ingabo neza yabaga ari 
    nk’impigi ubwe, izatuma ingabo z’u Rwanda zitsinda kandi ntiyagombaga no 
    kurwanisha ingabo ubwe zarwanishwaga n’abagaba bazo bonyine.

    Umugaba yamaraga gutorwa, umwami akamuha ububasha nk’ubwe. Izina rye 
    ry’ubwami rikaba iry’umwami  wa kera wigeze gutsinda  icyo gihugu  bateye. Umugaba   
    yamaraga    kwimikwa,     umwami    akamwambika     ikamba   ry’ingabo    (rwa    ruhu 
    rw’icyondi) akamutamiriza  ishyira, (umurizo w’urukwavu  rwafashwe ari ruzima), 
    akamutamiriza n’intuku  (inyoni  yo  mu  ishyamba  ry’i  Buyenzi  itukura,   imeze  
    nka  gasuku);  akamuhereza, agasohoka, akivuga,  agahaguruka   ubwo,  ingoma  
    zikamuherekeza,  abatware  bose bahurujwe, atuma  ku ngabo zabo ngo zihaguruke.

    Umugaba ugaba   ntiyashoboraga   kugira  umusozi  asibiraho:  ariko  yararaga  
    indaro  ngufi  ,kugira  ngo ahe  ingabo z’Igihugu  cyose umwanya  wo gukorana. Aho 
    yararaga, yazimanirwaga nk’umwami, yagira uwo anyaga bigahama ntaburane. 

    Ubwo yabaga afite abatasi bazi ibyo muri icyo gihugu gitewe, barakigenze bitwaje 
    gutunda, cyangwa  barakigiyemo bashukana  ngo baragicikiye. Umugaba  yajyaga  
    kugera  ku  nkiko y’u  Rwanda,  ingabo  zikaba  zarakoranye,  akajya  inama 
    n’abagaba bazo, akabaha  amayira  (guha  umugaba  kanaka inzira azanyura), 
    kandi  buri  murari w’ingabo ukaba  uhawe  n’umutasi   uyobora  ingabo,  
    uzimenyesha   akarere  karimo  abarwanyi bakaze,  cyangwa   uzibuza   kunyura   
    aha  n’aha,   kuko  hari  nk’uruzi   rukomeye   batashobora kwambuka n’ibindi.
     
    Icyo gihe cyo gutanga   amayira, ingabo  zitaratabara,  umugaba  akohereza   
    intumwa   yo kubwira ibwami umunsi imirwano  izatangira. Iyo ntumwa,  babaga 
    ari abantu  benshi, kugira ngo nihagira umwe urwara  cyangwa  unanirwa, 
    abandi  bazakomeze  urugendo  barare  indaro  bategetswe. Bati: “Muzataha 
    ibunaka, bityobityo, maze ku munsi wa kangahe muzatahe ibwami, mubabwira 
    muti: ‘Imirwano   izatangira  ejo mu museke’.”
     
    2. Umwami  n’umugabekazi mu mihango y’inteko
     Kuri wa munsi watanzweho umugambi, ibwami baramukaga batangira  
    imihango y’inteko. Iyo mihango yakorwaga n’umwami, yaba adahari  (yagiye  
    muri  iyo ntambara,  nk’uko  byari  bimeze mu gitero i Butembo)  iyo mihango  
    igakorwa  n’umugabekazi.  Bwacyaga yicara ku ntebe y’inteko ibaje mu giti 
    cy’umuko), akicara yegamye ku nkingi, ngo hatagira umuvugisha aturutse 
    inyuma akamutera gukebuka. Gukebuka  inyuma,  byabaga ari ugutera ingabo 
    z’u Rwanda gusubiza inyuma(guhunga); ntiyinyagamburaga (ngo ingabo  
    zidahungabana). Akirirwa ameze atyo bikageza igihe inyenyeri   ziza  kugaragara   
    mu  ijuru,   ijoro   riguye.  Hahozeho   itegeko ry’akamenyero rivuga  ngo  ijoro  
    ribanguza  abami  n’abandi; ari  byo  kuvuga ko nta  rugamba rushobora kubaho  
    nijoro; ntibibariye  mu ngamba z’igitero.”
     
    Icyo gihe,  umwiru  wo mu Bazinanshuro (bakomoka  kuri Kazinanshuro)  yabaga 
    yacaniye  igicaniro ibwami, ntikizazime  igihe cyose k’intambara  kigahoraho  
    ijoro n’amanywa.  Abagore n’abakobwa bo muri ako karere birirwaga   baha 
    impumbya  ari byo  kuvuga:  kwahira  ibyatsi  babishyiramo ibishangari byo 
    kugumya  gucanisha  icyo gicaniro.  Ubwo bahaga impumbya,  bakabyina  
    imbyino yitwa “tubarusha   umwami”,   amabango  yayo akabanza  ibihugu  
    byose  bikikije  u Rwanda,  irya nyuma rikaba  irya cya gihugu  cyatewe.

    lcyo  gihe, imfizi y’ubwami  (yimikishijwe   imihango  y’ubwiru  ikaba iri 
    iruhande  rwa cya gicaniro, n’abantu  benshi  bayizinga,  ngo  hatagira  isazi 
    iyikoraho,  bigatuma  iyiyama  cyangwa  izunguza umurizo;  byajyaga  gutuma  
    ingabo zihindagana  ku rugamba.

    Ubwo kandi mu Rwanda rwose abagore  n’abakobwa  bahaga impumbya,  
    igicaniro  cyo kuri buri musozi   kikaba  mu  rugo  rw’umunyacyubahiro 
    uwutuyeho,  yaba  umutware,    yaba  se  undi udatwara  ariko w’umutunzi. Kandi 
    igihe k’intambara,   byari umuziro gucyuza ubukwe, kuburana no kugira  icyo  
    umuntu   agaragaza  cy’urwango.  Ababaga bafitanye inzangano barabirekaga, 

    bakagenzanya neza, bakarindira  ko igitero kizatabaruka.

    Iyo mihango yagirirwaga   igitero; habagaho n’agatero shuma.   Ni ukuvuga 
    igitero kigabwe n’umutware   uyu n’uyu wo ku nkiko, kitaragurijwe n’ibwami.
     Agatero    shuma   kamaraga umunsi umwe mu mahanga. Niba agatero shuma 
    kaneshejwe, si u Rwanda rwabaga runeshejwe; niba kanesheje, si u Rwanda 
    rwabaga  runesheje. Igihe  katabarukaga,   ingabo  ziyerekeraga   uwazigabye,   
    ntizigombe   kujya ibwami.  Na Rwabugiri ubwe yateje udutero shuma   kenshi, 
    ntitubarirwe   mu bitero by’u Rwanda.

    Umwami  ntiyashoboraga  kuba umugaba  w’igitero, cyangwa uw’ingabo  ze bwite,  
    kabone  n’iyo yabaga yajyanye  na zo.  lze bwite zabaga zigabwe n’umutware  w’urugo  
    rw’umwami,  nk’uko  igihe k’Ingangurarugo  zabaga   zigabwe   na   Nyantaba   ya   
    Nyarwaya   cyangwa    Bisangwa   bya Rugombituri,   uko basimburanye  kuri  uwo 
    murimo.  lcyahindukaga   gusa,  ni uko igihe umwami yabaga  ahari,  umugaba  
    w’igitero   yarekaga  kuvugirwa   n’ingoma,   igihe cyose  babaga  bari  ku musozi 
    umwe  bombi.


     3. Ibitsimbanyi n’abanyamihango b’ibwami
     lmitwe   y’ingabo  yakomatanyaga   abaturagihugu   bose,  ubariyemo  na rubanda  
    rwo  ku musozi, ndetse  n’abantu  babaga mu ishyamba.  Igihe  rero igitero  
    cyahuruzwaga,   umugaba  yahuruzaga n’imiryango   y’abaturage   basanzwe,  
    maze umutware   w’umuryango   agategeka  umwe  wo  muri bene wabo  
    utahiwe  n’itabaro  akagenda  akajya  gucungura  abavandimwe   be basangiye  
    na we isambu batuyemo. Igihe cyose igitero cyabaga kikiri mu Rwanda. Noneho 
    abo baturage akaba ari bo bajya gusahura ibitunga ingabo. Buri mutwe wabaga 
    ufite ibitsimbanyi byawo. Igihe bajya gusahura  no  kwaya (kurandura   ibikiri   
    mu  murima),  ibitsimbanyi byagendaga   bihagarikiwe n’abarasanyi,    kugira   
    ngo  bitaza  guhura   n’ababisha   bakabirwanya,    kandi   byo  bitagenewe 
    kurwana.  Ibitsimbanyi   ni byo rero byatungaga ingabo  mu mahanga.

    Uretse ibyo bitsimbanyi kandi, igitero cyajyanaga n’abanyamihango  b’ibwami  
    bahetse mu ngobyi intwaro   z’amoko   yose:   imiheto,   amacumu,   imitana,   inkota. 
    Abo bagendaga   bari kumwe n’umugaba   w’igitero. Igihe umugaba   kanaka  
    yabaga  akeneye  intwaro,   yazaga  ku  mugaba kugabuza ibyo ingabo ze zidafite.  
    Muri iyo mitana bahekaga, harimo uwitwa Nyakiyabo wa Kigeri III Ndabarasa,    
    wahunikwagamo     imyambi    amagana.    Abandi    kandi,    ari   abo   b’ibwami 
    b’abanyamihango, ari n’ibitsimbanyi,   babaga bikoreye imboho z’amasaka, 
    amakoma  n’amamera, abandi bikoreye  amafu,  abandi  bikoreye  insyo, abandi  
    bikoreye  imiganda  n’imihotora. Ibi ngibi byabaga  ari  ibyo  kurema  ingando  ari  
    ryo  cumbi  ry’ingabo, iyo   babaga  bageze  ahantu zigiye kugandika,  ako kanya 
    bagashinga  imiganda,  bakubaka  amazu  mu gihe  kigufiya, bakayasakara. Abasya 
    bagasya, abasanganywe amafu bagashigisha ibikoma cyangwa imisururu. 
    Ingando yaba izahatinda bagasabika, bagasembura, bagahisha amarwa. Bajya 
    guhaguruka bakaremura ibyo bubakishije, bakabihambira bakabijyana.
    Ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri, igihe umwami yabaga ajyanye  n’igitero,  byari 
    byarategetswe ukundi.  Yari yarategetse   ko  umutware   wese  uzajya  atabarana   
    na  we  azajyana  n’umugore n’abana,  kugira  ngo he kuzagira utekereza  ibyo 
    guhunga.  Ati: “Nuhunga ugatererana umugore n’abana,   uzahunga   ujya  hehe,   
    ukwirwe  hehe?” Na we rero ni ko yabigiraga.   Na none ntiyajyanaga abato, 
    badashobokanye na bene izo ngendo.
     
    4. Abakoni n’iminyago
    Ibitero byagabwaga   bijya   kunyaga   ngo bigwize   inka mu Rwanda kabone   
    n’iyo   byabaga bigeretsweho kugarura ibihugu. Twabanje kureba iby’abarasanyi, 
    tumenye rero ko umugaba w’umutwe   yagenaga bamwe muri izo ngabo ze, 
    bagenewe kunyaga, bakaba ikiciro cya kabiri, kitwa abakoni; bakitwaza 
    umuheto n’inkoni yo kuyobora inka banyaze.

    Iminyago ntiyabaga   iy’uwafashe   izo nka, cyangwa ngo ibe iy’umutwe uyu n’uyu 
    uzinyaze, iminyago yose yari iy’umwami.  Yabaye umuntu wese yarinyagiraga, 
    byajyaga gutuma abarwanyi batatanywa n’inyungu y’ikiryango, maze ingabo 
    zikabura epfo na ruguru.  Noneho rero, bamwe bagenerwaga kunyaga ibitari 
    ibyabo bwite, abandi bakagenerwa kurasana, bose bazi neza ko nibarangiza 
    umurimo bagenewe ari bwo bazahabwa ingororano z’iyo minyago. 

    Iminyago yose y’igitero yitwaga umuheto (umuheto w’igitero k’ibunaka). 
    Iminyago yamaraga gufatwa, bakayimurikira umugaba w’umutware ikabarwa, 
    ntihagire   uwiba ngo uwo mubare upfe. Umugaba w’umutwe na we atabarutse, 
    imirasano irangiye yamurikiraga iyo minyago umugaba w’igitero.  N’ubwo umubare 
    wagombaga kugumaho, mu   itabaruka bageze mu Rwanda, bashoboraga kugenda 
    bazigurana, niba ufite inka y’ingumba cyangwa ikimasa, ukabigurana inziza zo mu 
    minyago, umubare ntupfe.
     
    5. Imirwanishirize y’abagaba
     Igihe ingabo zatabaraga ngo zige kurwana, umugaba w’igitero yasigaraga mu 
    nteko: ha handi yabaga aganditse.  Hasigaraga imitwe iringaniye yo kwitega 
    ko inteko y’umugaba yaterwa. Umugaba w’igitero na we bwacyaga yicaye kuri 
    bene ya ntebe ibajwe mu giti cy’umuko agakikira igisabo cyabaga   kirimo ya 
    mana   yerejwe   icyo gitero. Na we yagenzaga   nk’iby’ibwami: kutanyeganyega, 
    kutareba iruhande;kubigira bibwiraga ko byajyaga gutuma ingabo zihungabana, 
    cyangwa zihunga. Naho icyo gihe abagaba b’imitwe, urugamba rwajyaga 
    gutangira   
    bakarema inteko na bo: bakicara ku ntebe ibajwe mu muko, 
    bakarwanisha. Boherezaga ku rugamba itorero rimwe, andi agasigara mu 
    nteko, akikije   umugaba.    Umurasano   wamara   igihe kiringaniye, umugaba 
    agahagurutsa itorero rindi, rikajya ku rugamba gukura abarubanjeho, kugira 
    ngo bagaruke mu nteko baruhuke.  Inteko y’urugamba yaremerwaga ahantu 
    hiherereye, bakareba impande zose ngo ababisha bataza guca ruhinga nyuma 
    bakagota ingabo zitabizi.
     
    Igihe tubwirwa ngo itorero iri n’iri rishotse urugamba, hariho bamwe 
    bakibwira ko ryabaga riremwe gusa n’abantu bajyanye mu itorero, ngo 
    niwumva ijuru bo mu mutwe wa Nyaruguru, ubone ko ari abantu nka mirongo 
    inani cyangwa ijana b’igikogote.   Mu by’ukuri babaga barutaho ubwinshi, kuko 
    buri  murwanyi   ukomeye yabaga ari kumwe   n’abagaragu   be babiri cyangwa  
    batanu, b’intwari bamuherekeje. Bene abo bagaragu babaga ari intwari zizwi 
    bajyanaga ku rugamba na ba shebuja kandi n’umugaba w’umutwe   yabaga 
    abazi, kuko babagamo abantu b’imbere.  Abo ngabo ni bo bahekaga abapfuye 
    n’abakomeretse, abo ari bo bose, ari muri bo, ari no muri ba shebuja. Intumbi 
    bazijyaniraga kugira ngo bazihambe ahantu hiherereye, zidashahurwa 
    n’ababisha.

    Umuntu yagwaga ku rugamba bakarwana ku ntumbi ye birengeje uko 
    barwanaga ku buzima, kuko byabaga ari agaterasoni gushahuranwa uwo 
    mwatabaranye. Uwamaraga kwica umubisha, yaramushahuraga, ngo yerekane 
    ikimenyetso cy’uko yishe koko; yaba atashoboye gushahura, akaba afite abagabo   
    babihamya.   Icyo gihe uwo yahabwaga uruhushya rwo guheta ikigembe k’icumu 
    rye, agahabwa irindi ryo kurwanisha.   

    Niba uwo yishe yaguye mu itsimbiro (aho ngaho ku rugamba), ni byo 
    byabarirwaga kuzahabwa impeta. Igihe abarasanyi babaga basakiranye 
    n’ababisha, habaga ubwo Abanyarwanda   basanga abo babisha bakomeye, 
    cyangwa bazanye impirita.   Ubwo Abanyarwanda bararaganaga, bakirukira 
    icyarimwe: ni byo gukubitwa    inshuro.  lcyo   gihe   ababisha    bibwiraga    
    ko   babanesheje, bakabahomerera; muri iryo homerera, abarusha abandi 
    imbaraga bakagenda babasiga inyuma. Ubwo umwe mu Banyarwanda akavuga 
    ikivugo akigaranzura akarangamira ababahomereye: ni byo bitaga kugaruka.  
    Bagenzi be bumva avuze ikivugo bakigaranzura nka we. Ab’inkwakuzi bari   
    babahomereye    bakayabazwa:    abapfa   bagapfa, abakomereka    bagakomereka. 
    Ababo b’imbaraga nke bajya kuhagera bagasanga ab’inkwakuzi babo batakiri 
    abarwanyi.  Kenshi ndetse baremaga igico abarwanyi   bamwe   bagiraga aho 
    bikinga bagasigara   inyuma, abashotse urugamba bagahunga ari yo bagana; 
    bamara kurenga cya gico bakabona guhagarara.   Abari babahomereye 
    bakamarwa na cya gico batari babonye mbere.

    Kugarukirwa byari ukubiri: uwavuze ikivugo wa mbere, abandi   bagahindukira    
    nka we, yashoboraga    kuvuga   mu   birindiro    bye   ati:   “Zarangarukiye     
    ikanaka.
    ”    Haba   se n’igihe Abanyarwanda baneshwaga, bitari ugukubitwa 
    inshuro bisanzwe: uwaguye impumu akananirwa kwiruka, akaba rero agiye 
    gufatirwa   n’ababisha, abihaze bakamurwanaho    bakazavuga   mu birindiro 
    byabo, ngo “nagarukiye   kanaka cyangwa nimanye kanaka.”  

    6. Abavuzi b’amacumu

     Abavuzi b’amacumu   ni  bo  bari ishingiro ry’igitekerezo. Igihe imirwano yabaga 
    irangiye, ingabo zose zitabarukaga zisanga umugaba w’igitero   mu nteko ye. 
    Ubwo akarekeraho ya mihango y’inteko. Akohereza intumwa ibwami kuvuga 
    gusa iti: “Imirwano yararangiye, twaratsinze!” Iyo ntumwa yitwaga uwo 
    kwahura imfizi
    . Nta rindi jambo yashobraga kuvuga ryerekeye iby’intambara. 
    Umurimo we wari uwo gutuma ibwami barangiza ya mihango y’inteko: ya mfizi 
    yari ku gicaniro ibwami ikahuka; igasubira aho yari isanzwe iragirirwa.

    Naho mu nteko y’umugaba w’igitero, bagatoranya umuntu muri buri 
    mutwe.Uwo muntu akaba azi kuvuga neza, atari   umusinzi, kandi yarishe 
    umubisha nibura umwe muri icyo gitero. Uwo muntu agashyirwa mu ruhame 
    rw’abagaba, bakamubaza imitabarire y’umutwe we. Agahera kuva batanze 
    umugaba, akarondora ibyo   yibuka byose, bakamwibutsa ibindi agakurikizaho 
    imirwanire y’uwo mutwe, kugeza igihe batabarukiye. Buri mutwe bikamera 
    bityo. Abo bantu bakabyitoza, bakavugira kenshi imbere y’abagaba, kugeza 
    igihe bose babona ko babitoye neza. Noneho rero bakabohereza   ibwami ngo 
    bage kubitekerereza umwami batyo.

    Abo bantu bakitwa abavuzi b’amacumu. Bagahabwa abanyacyubahiro 
    babaherekeje, ngo bagende babarinda kunywa inzoga.   Ku nzira bakagenda 
    babaha amata, ngo batagira inyota y’inzoga, kandi bakagendera hamwe 
    babarinze ubutabakuraho ijisho.  Aho bazagerera ibwami bakavunyisha 
    (kuvunyisha ni ugusaba icyanzu, kubonana n’umutegetsi): bakakiranwa ibirori 
    by’abakwe, n’abatware bahari bakabitumirwamo. Buri muntu agahaguruka 
    akavuga ibyivugo bye, yabihetura akarondora rya somo yatoye.   
    Bose bagahetura. Muri iryo somo ryabo bakavuga abishwe, abakomeretse, abishe, 
    ariko bikaba umuziro kuvuga abahunze, abagize ubwoba.

    Abatekereza rero b’ibwami, bafite uwo mwuga w’ibitekerezo, bakakira 
    ayo masomo, bagashimikira kuyitoza, bakayahimbura ngo bayashyiremo 
    uturingushyo two   kuyaryoshya: bakarema igitekerezo batyo. Ni abatekereza 
    rero bahangaga ibitekerezo, ariko ishingiro benderagaho ryari ibyavuzwe 
    n’abavuzi b’amacumu muri raporo y’igitero babaga barazaniye umwami. Ingabo 
    zatabarukaga zikurikiye abavuzi b’amacumu. Zamara kugera hafi   y’ibwami 
    zikagandika. lcyo gihe, abazirimo   bashatse bashoboraga   
    kujya ibwami, ariko ntibageyo nk’abavuye mu ngando: bakigirayo, bagahakwa,
    bakavuga ibindi, ariko   ntihagire ijambo ryerekeye ingabo bahingutsa. Hagize urenga 
    iryo tegeko, imyiyereko yabaga ipfuye, ingabo zigasezererwa zidakoze ibirori, 
    uwo biturutseho akavugwa ko yishe amacumu y’ingabo. Byaririndwaga   rero, 
    uruhushya rwo kugenda wiyoberanyije utyo rugahabwa bake cyane biringiwe.


    IMYITOZO

    1. Sobanura amagambo cyangwa  itsinda  ry’amagambo bikurikira:
    a) Agatero shuma
    b) Ingando
    c) uwo kwahura imfizi
    d) Gukubitwa inshuro
    e) Abavuzi b’amacumu

    2. Mu gitero cyo hambere, vuga inshingano z’aba bakurikira:
    a) Umugaba w’igitero:
    b) Umugaba w’ingabo
    c) Ibitsimbanyi 
    d) Abanyamihango
    e) Abakoni

    3. Ni uwuhe mumaro w’abagore mu gitero?
    4. Iminyago yari iya nde? 

    5. Kuki buri wese atatwaraga icyo yanyaze? 

    2.4.2. Impeta z’ubutwari mu Rwanda rwo hambere
     IGIKORWA

    Wifashishije ubumenyi ufite ku muco n’amateka, kora ubushakashatsi 
    maze  ugaragaze impeta z’ubutwari zo mu Rwanda rwo hambere.


    Mu muco nyarwanda birasanzwe ko uwakoze neza abishimirwa. Ni nako 
    byagendaga iyo urugamba rwarangiraga. Kuva ku ngoma ya Ruganzu Ndoli 
    kugeza ku ya Kigeli Rwabugiri hagiye hatangwa amashimwe cyangwa 
    ingororano ku wagaragaje ubudashyikirwa ku rugamba. Impeta zari zifite 
    amazina yazo bwite; ariko ntizari zifite ijambo rusange nk’uko ubu tuvuga 
    impeta. Iri jambo nanone ryabagaho mu Kinyarwanda cya kera, ariko ubwo 
    ngubwo rikavuga na none ingororano z’uwahese icumu (umuntu w’intwari 
    wabaga wishe umunyamahanga mu gitero, umugaba we yamuhaga uruhushya 
    rwo guheta ikigembe k’icumu rye, kugira ngo mu myiyereko batabarutse 
    bizamubere ikimenyetso cy’uko yishe). Impeta za kera zari eshatu: umudende, 
    impotore no gucana uruti.

    a) Umudende

     Umudende wahabwaga umuntu wishe abanyamahanga barindwi mu bitero 
    kandi yarabagushije mu itsimbiro. Kugusha mu itsimbiro bivuga ko babaga 
    baraguye mu irasaniro aho ngaho, atabakomerekeje gusa ngo bage kugwa 
    ahandi. Si ngombwa ko babaga barishwe mu gitero kimwe: yashoboraga kuba 
    yarabakurikiranyije, mu myaka myinshi wenda.

    Umudende watangwaga n’umwami. Wari ukozwe utya: wari icyuma kimeze 
    nk’umuringa munini, cyangwa nk’inkingi y’umutaka, bakagiheta ngo gishobore 
    kwambarwa mu ijosi; icyo cyuma kitwaga uruti rw’umudende. Kuri urwo 
    ruti rw’umudende batungagaho amashinjo. Ishinjo ryari icyuma gicuzwe 
    nk’umuhunda ariko ucuritse kugira ngo isonga ryawo barihete ku buryo butuma 
    rigira inda izatungwamo uruti rw’umudende. Kandi mu ishinjo bashyiragamo 
    umurebe nk’uwo mu nzogera. 

    Uwabaga yishe abanyamahanga barindwi ntiyahawaga umudende gusa.   
    Yagabirwaga  n’inka nyinshi z’ingororano.
     
    b) Impotore
     Impeta ya kabiri ni impotore ikaba yarambikwaga ku kuboko umuntu w’intwari 
    wishe abanyamahanga cumi na bane baguye mu itsimbiro mu bitero bigabwe 
    n’ibwami. 

    Impotore yo nta mihango yagiraga kandi uyihawe yabaga avuye ku mudende 
    ntiyabaga agishoboye kuwambara. Izo mpeta zombi zambarwaga mu birori no 
    mu bitaramo byazagamo imihigo.

    c) Gucana uruti

    Gucana uruti byari ibirori byagirirwaga intwari yishe umubisha wo mu 
    mahanga wa makumyari n’umwe uguye mu itsimbiro. Ntibyagiraga 
    ikimenyetso cyambarwa, yari imihango y’ibirori by’iminsi itatu cyangwa 
    ine. Intwari yajyaga gukorerwa ibyo birori igakoranya abo bafitanye isano 
    bose n’abagaragu bose ndetse n’inka zabo zose hamwe n’ize. Bakoraniraga 
    hejuru y’umusozi muremure wo mu karere iyo ntwari ituyemo. Umuntu wese 
    waburaga mu birori ntiyongeraga kuzabonana n’iyo ntwari ukundi, bagombaga 
    kuzajya batumanaho gusa ntibazahure ngo umwe arabukwe undi. Ni kimwe 
    n’inka ze cyangwa iz’abagaragu be. Mu baraye kuri uwo musozi ntawasinziraga 
    iryo joro kugeza mu gitondo (kimwe n’inka n’abana bato). Bacanaga umuriro 
    bakazana umwungu w’ibamba bakawotsa ya ntwari ikajya yenyegeza uruti 
    rw’icumu ryayo mu muriro ngo rukongoke maze bakamushunisha kuri 
    wa mwungu, akenyegeza uruti mu ziko, ati: “nishe kanaka”. Iryo joro ryose 
    bigakomeza bityo maze babona umuseke ukitse akarunduriramo agasigazwa 
    k’uruti n’umuhunda, akavuga izina ry’uwo yishe bwa nyuma. Ubwo impundu 

    zikavuga, ingoma zigasuka bakajya gukomereza ibirori mu rugo rwa ya ntwari. 

    Igihe intwari ivuga abo yishe yashyiragamo n’abo yaba yariciye mu Rwanda 
    batabarirwa muri ba 21 b’ibitero. Kuva ubwo, ntiyasubiraga ku rugamba ukundi. 
    Yabaga intwari yogezwa mu Rwanda byonyine. Icyakora uwabaga yahawe 
    ingororano zo gucana uruti yari afite amabwiriza akomeye agomba kubahiriza, 
    kuko iyo yagororerwaga bene kariya kageni, ntabwo yongeraga guhura 
    n’umwami yacaniyeho uruti ngo barebane amaso ku maso kugeza atanze, kuko 
    nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe, nta bihangange bibiri mu gihugu 
    kimwe. N’imisozi yahabwaga gutwara akenshi yabaga iri kure y’ibwami nko ku 
    mbibi z’u Rwanda n’ibindi bihugu.

    Kubera izo ngororano zose, zaba izahawe impotore, uwahawe umudende, 
    uwacanye uruti, uwahawe inka y’umuheto n’uwahawe inka y’imirindi zatumaga 
    uwagize ubutwari abiratira abandi mu kivugo cyabimburiga kandi kikanasoza 
    ikintu cyose avuze. Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba 
    intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba.

    Usibye no kubaha impeta z’ubutwari, Ingabo zose zatsinze urugamba, 
    zagabanaga iminyago, ugasanga urugo rufite Ingabo y’igihugu, ari rwo 
    rukomeye. Byatumye u Rwanda rubona abana benshi bagana mu itorero kugira 
    ngo bigiremo ibyo kuba Intwari n’imyitozo njyarugamba. Nuko abitabira kuba 
    Ingabo z’Igihugu baba benshi u Rwanda rugira imitwe y’Ingabo myinshi, ku 

    buryo byakangaranyije amahanga aruzengurutse.

    IMYITOZO 
    Hitamo igisubizo cy’ukuri.

     1. Impeta yarutaga izindi ni:

     a) Impotore
     b) Umudende
     c) Gucana uruti
    d) Zose zaranganaga


    2. Gucana uruti byakorerwaga
    a) Intwari yishe umubisha wo mu gihugu cyayo wa makumyabiri 
    n’umwe.
     b) Intwari yishe abantu benshi kurusha izindi.
     c) Intwari yishe umubisha wo mu mahanga wa makumyabiri n’umwe.
     d) Intwari yishe abanyamahanga barindwi.
     
    3. Ikivugo k’intwari yo hambere cyarangwaga:

     a) N’ibigwi, ibirindiro n’ibindi bikorwa by’ubutwari.
     b) No kwivuga ibyo itakoze kugira ngo ishimwe.
     c)  No gusingiza inyamaswa n’akamaro kazo.
     d)  No kuratira abandi akamaro k’umwami n’abatware.

    4. Subiza yego cyangwa oya 
    a) Umudende wajishwaga mu nzu umugore n’umugabo bararagamo.      
    b) Kugusha mu itsimbiro bivuga kugusha mu irasaniro.       
    c) Intwari icana uruti yavugaga abantu yiciye mu Rwanda gusa.     
    d) Uwaburaga umwanya wo kuza mu birori by’uwacanye uruti, 
    yaramusuraga bakaganira.  
    e) Umwungu w’ibamba wabaga uryohereye.      

    5. Simbuza ijambo riri mu mukara tsiri irindi bivuga kimwe 
    riri mu mwandiko.

     a) Kutubahiriza imihango y’umudende byari gutuma uwambaye apfa 
    imburagihe.

     b) Mu ijoro ryo gucana uruti ntawagohekaga.
     c) Umudende wahoraga umanitse ku nkingi mu nzu.
     d) Kugwa mu irasaniro cyabaga ari ikimenyetso cyo gutsindwa.
     e) Uwaba yarahize abandi ku rugamba bamuhaga igihembo 

    k’ishimwe.

    II.5.  Ibyivugo by’ingabo
     IGIKORWA

    Soma umwandiko ukurikira witegereze imiterere yawo ukore 
    ubushakashatsi usubize ibibazo byawubajijweho  hanyuma ugaragaze 
    inshoza n’amoko y’ibyivugo by’ingabo

    Inkatazakurekera
     Inkatazakurekera ya Rugombangogo
     Ndi intwari yabyirukiye gutsinda,
     Nsiganirwa nshaka kurwana
     Ubwo duteye Abahunde, 
    Nikoranye umuheto wange
     Nywuhimbajemo intanage  
    Intambara nyirema

    Igihugu cy’umuhinza nakivogereye.

    Umukinzi ampingutse imbere n’isuri, 
    Umurego wera nywuforana ishema
     Nywushinzemo ukuboko ntiwananira, 
    Nongeye kurega inkokora 
    Nkanga umurindi hasi, ndarekera
     Inkuba zesereza hejuru y’icondo,
     Ikibatsi kiyica hejuru mu rubega
     Intoki zifashe igifunga zirashya
     Imisakura imucamo inkora,
     Inkongi iravuga mu gihengeri.
     
    Mu gihumbi ke inkurazo zihacana inkekwe
     Inkuku yari afite ihinduka umuyonga!
     Agera hasi yakongotse
     Umubiri we uhinduka amakara,
     N’aho aguye arakobana
     Nk’ukubiswe n’iyo hejuru. 

    Ababo batinya kumukora,
     Bati : “Ubwo yanyagiwe n’Inkotanyi cyane, 
    Nimumureke mwe kumukurura
     Ibisiga bimukembere aho”
     Na byo bimurara inkera, 
    Bimaze gusinda inkaba,
     Byirirwa bisingiza uwantanagiye
     Imbungiramihigo sinahagararwa hagati nk’abatagira ishyaka,
     Ishyamba ry’umwimirizi ndiremamo inkora.

     Ibibazo:
     a) Sobanura amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko: kurekera, 
    Rugombangogo, insinganirwa, kwikorana umuheto, nywuhimbaje 
    intanage, nakivogereye, umurego wera, icondo, inkora, mu gihumbi, 
    inkotanyi cyane, gukemba.

    b) Ukurikije imiterere  y’uyu mwandiko, wavuga  ko uyu  mwandiko  ari iyihe 

    ngeri y’ubuvanganzo?Tanga inshoza ya  bene iyo ngeri y’ubuvanganzo.

     c) Iyo ngeri y’ubuvanganzo ibamo amoko  angahe? Yavuge  kandi  uyasobanure.

     II.5.1.  Inshoza y’ibyivugo by’ingabo
     Ibyivugo ni ubuvanganzo nyarwanda bwahimbirwaga kurata ubutwari 
    bw’ingabo. Nyiri ukwivuga yashakaga kugaragaza ubutwari yagize ku rugamba 
    cyangwa umugambi yiyumvamo wo kuzaba intwari mu bihe bizaza, akihimbira 
    ikivugo cyangwa agashaka ukimuhimbira, akagitora kikagaragaramo ubutwari 
    bwe. Ibyo bishaka kuvuga ko abagabo bose batari abahanga mu guhimba 
    ibyivugo. Hariho intiti kabuhariwe zahimbiraga n’abandi ibyivugo. Mu Rwanda 
    rwo hambere, umugabo nyamugabo, yarangwaga no kugira ikivugo ke. 

    Ibyivugo birangwa n’uko uwivuga yirata ubutwari yagize ku rugamba kandi 
    agasingiza n’intwaro ze. Mu byivugo, uwabaga yarambitswe impeta z’ubutwari 
    na we yarabyirataga mu gihe yivuga. Ibyivugo birangwa n’ibigwi n’ibirindiro

     Ibigwi
    : Ni umubare cyangwa se amazina y’abanzi nyiri ukwivuga yatsinze ku 
    rugamba ndetse n’aho yabatsinze. Ubusanzwe ikigwi ni aho umuntu yiciye 
    umwanzi.
     Ibirindiro: Ni ibikorwa by’akataraboneka uwivuga yagaragarije ku rugamba 
    nko kwimana no kugarukira ingabo bagenzi be (kuzirengera) gutahana 
    iminyago, kwibasira abanzi…

    Uwivuga ashobora kubanza kuvuga izina rye agakurikizaho irya se hagati 
    y’umukarago wa mbere n’uwa gatatu. Ayo mazina ashobora kuba nyayo ariko 
    akenshi aba ari ibisingizo bya nyiri ikivugo cyangwa igisingizo ke gikurikiwe 
    n’icya se. Mu kivugo hagati umuntu ashobora kugenda arobekamo ibindi:

     Izina risingiza(igisingizo)
     Ngenera (ya, wa, rwa, wa…)
     Icyuzuzo (izina rya so cyangwa ry’ikitiriro)
     Ndi (inshinga)
     Ruhamwa (icyo ufitiye ubuhanga)
     Ibikorwa wagize
     
    II.5.2. Ubwoko bw’ibyivugo by’ingabo

     Ibyivugo by’ingabo birimo amoko abiri: Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo 
    by’imyato.  

    a) Ibyivugo by’iningwa

     Ibyivugo by’iningwa ni ibyivugo bigufi bishyirwa mu mikarago akenshi itarenze 
    icumi iba ibumbiye mu ibango rimwe kandi biba bivuga ku ngingo imwe. 
    Ibyivugo by’iningwa ni ibya kera cyane kuko byamamaye ku ngoma ya Ruganzu 
    Ndoli.

    Ingero z’ibyivugo by’iningwa:

     Rutajabukwa n’imitima
     
    Rutajabukwa n’imitima,
     Ingamba zimisha imituku, rwa Nyirimbirima; 
    Ndi intwari Inkotanyi yamenye. 
    Yanshinze urugamba rukora amaraso,
     Ati: “Rwampingane!”
     Nti: “Ndi Rukaragandekwe,
     Nangana n’ababisha
     Iyo duhuye ndarakara.”
     (Kampayana ka Nyantaba
     Itorero: Ibisumizi
     Umutwe: Ingangurarugo.
    )
     
    Inshyikanya ku mubiri ya rugema ahica

     Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica, 
    Icumu ryera ikigembe nariteye umuhima kuri gakirage, 
    Akirangamiye ubwiza ndarimugabiza riramugusha nk’ubukombe bw’ intare;
     Mbonye uko rimubaga ndamushinyagurira,
     Nti: « Aho si wowe wenyine, n’uw’ i Bunyabungo ni uko namugize. »
     
    b) Ibyivugo by’imyato
     Imyato ni aho wagiye ugirira akamaro. Ni ibyivugo biciyemo ibice ku buryo 
    bugaragara. Ubu bwoko ni bwo bwiganje kuva ku ngoma ya Yuhi Gahindiro 
    kugeza kuri Kigeli Rwabugiri.

    Mu gihe k’ibitaramo by’imihigo, ibyivugo by’imyato cyanecyane bisozwa 
    n’umusibo (agace ko gusoza kareshya n’iningwa, kakavugwa nyiri ukwivuga 
    ari bugufi y’ikibindi kirimo inzoga y’abahizi). Ibyivugo by’imyato birangwa 
    no kuba ari: birebire gusumba ibindi byose, bigiye bigabanyijemo amabango 
    bita “imyato”, bigaragaramo ibigwi n’ibirindiro, bivuga ku ngingo nyinshi kandi 
    bigaragaramo uturango nyabusizi n’imvugo ikoresha amagambo yihariye mu 
    byivugo (ihitamo ry’amagambo akoreshwa ku rugamba). 

    Uwivuga yitakuma afite icumu, asukiranya amagambo vubavuba. Biba byiza 
    iyo afite n’ingabo mu ntoki maze akivuga asa n’uwizibukira imyambi cyangwa 
    amacumu y’umwanzi.
    Uwadukanye guhimba ibyivugo by’imyato ni Muvubyi wa Mutemura, wo mu 
    mutwe w’Abakemba mu rugerero rw’i Munyaga rwari rukumiriye inkiko y’i 
    Gisaka. Iyo witegereje neza usanga hari inzira ebyiri Muvubyi yaba yarahereyeho 
    yadukana iyo mihimbire:
     
    Ingabo z’i Gisaka barasanaga zitwaga Abatishumba zari zifite ibyivugo byabo 
    birebire byasumbaga iby’Abanyarwanda.

    Mu Rwanda hari amazina y’inka yahanzemo imivugo; Muvubyi rero ashobora 
    kuba yaribukijwe n’uburebure bw’ibyo byivugo by’Abanyagisaka, agashaka 
    kubigana ngo ahimbe ibirebire, ndetse akabatebya yiganiramo n’amazina 
    y’inka.

    Nyuma ye, uwabanje kumukurikiza agahimba na we iby’imyato yabaye 
    Rwabigugu rwa Kanyaruguru wo mu itorero Uburunga II ryo mu mutwe 
    w’Abakemba. Ibyivugo by’imyato ntibyahimbwaga n’ubonetse wese, byari 
    umurimo w’abahimbyi b’intiti. Barihimbiraga ubwabo, bagahimbira n’abandi 
    babisabye cyangwa bakabihimbira kubitura umwami n’abatware babo.

    Ikitonderwa
     Ibyivugo bya kera byibandaga cyane ku rugamba. Aho insanganyamatsiko 
    y’urugamba imariye gutakaza igihe cyayo, havutse kandi n’ibyo twita 
    amayingabyivugo (ibyivugo ku nzara, ku nyamaswa, kuri ruswa, ku mbeba,…) 
    nyuma y’ibyo,  Abanyarwanda batangiye guhanga ibihangano bijya kugirana 
    isano n’ibyivugo ariko atari byo icyakora ibyivugo by’ubu, hari ingingo 
    zitandukanye bishingiraho nk’uburezi, siporo, ibikorwa byo kwicungira 
    umutekano no kuwucungira abandi, ikoranabuhanga, iterambere n’ibindi. 

    Urugero rw’ikivugo cyo muri iki gihe:
     Mugabo ukunda aband
    i
     Mugabo ukunda abandi wa Rudacogora
     Ndi umusore uhorana ishema
     N’ubushake bwo kuba ingenzi.
     Nahuye n’umushonji murusha impamba
     Arampagarika, arantabaza, 
    Ati: “Wa mwana we ko nkureba
     Nkabona usa n’uwarezwe neza
     Ugaragaraho n’imico myiza
     Utakwirengagiza ubabaye,
     Ntabwo wareba icyo umarira?
    Ko ubona ibyange bimeze nabi,
     Nkaba  nta ntege zo kugenda
     Kubera intindi y’inzara nshonje 
    Kandi iwacu ari kure cyane!”
     Mugirira impuhwe muha ku byange,
     Abona guhembuka aragenda
     Musezeraho ndikomereza.
     Cyahimbwe na Rusakara, (UNICEF, Dukunde amahoro, 1996)
     
    IMYITOZO

     1. Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo by’imyato bihuriye ku ki? 
    Bitandukaniye he?
     2. Tandukanya ibyivugo byo hambere n’ibyo muri iki gihe.
     3. Hanga ikivugo wirata ibyiza wakoze cyangwa ibikorwa  wagezeho, 
    maze ukivuge imbere ya bagenzi bawe ugaragaza isesekaza. 
    Ikivugo cyawe  ntikirenze imikarago  makumyabiri.

    II.6. Umwandiko: Inka ya Rumonyi









    2. 6.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

     IGIKORWA

    Soma umwandiko “Inka ya Rumonyi”, ushakemo amagambo 
    udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu 
    mwandiko wifashishije inkoranyamagambo.


     IMYITOZO

     1. Shaka mu mwandiko amagambo afite ibisobanuro bikurikira:
     a) Itajya ipfusha ubusa na rimwe amacumu yayo; ntihusha na rimwe.
     b) Kugusha mu mazi rwagati. 
     c) Urusobe rw’imirishyo.
     d) Imitako yo gutungukana mu myiyereko
    e) Zikishima umuvuduko.
    2. Huza amagambo yo mu ruhushya A n’ibisobanuro byayo biri mu 
    ruhushya B

     

    2.6.2. Gusoma no  kumva umwandiko

    Ongera usome umwandiko“ Inka ya Rumonyi” hanyuma usubize ibibazo 
    byawubajijweho:

    a) Ubwiza bw’inka ya Rumonyi bugaragazwa n’iki?
    b) Ubudahangarwa bwayo ni ubuhe ?
    c) Ni iki kimenyekanisha ko inkuba z’i Murambi zihagurutse?
    d) Inka zidahonoka inka ya Rumonyi ni izihe?
    e) Ibirori byo kumurika inka byaberehe hehe?

     

    2.6.3. Gusoma  no gusesengura umwandiko
     Ongera usome umwandiko“ Inka ya Rumonyi” hanyuma usubize ibibazo 
    bikurikira:

    a) Garagaza ingingo z’ingenzi zigaragara muri uyu mwandiko
    b) Garagaza ingingo z’umuco n’iz’amateka ziri muri uyu mwandiko.
    c) Garagaza ingingo z’amateka muri uyu mwandiko.
    d) Muri rusange, ni iyihe nyigisho mukuye ku nka ya Rumonyi?

     

    II.7.  Amazina  y’inka
     2.7.1. Inshoza n’imiterere by’inganzo y’amazina y’inka
     IGIKORWA

     Ongera usome  umwadiko “Inka  ya Rumonyi”, witegereza imiterere 
    yawo. Uhereye ku miterere yawo, kora  ubushakashatsi   utahure ishoza  
    n’imiterere by’inganzo y’amazina y’inka. 

     1. Inshoza y’inganzo y’amazina  y’inka

     Amazina y’inka yagereranywa n’ibyivugo by’inka. Inka z’inyambo batangiye 
    kuzirata cyane mu mivugo kuva kera, ariko imihimbire y’amazina y’inka yaje 
    kwamamara ku ngoma ya Yuhi Gahindiro ahagana mu mwaka wa 1800. Kuva 
    icyo gihe ni bwo abahanga mu byo kwita inka: abisi batangiye kurebera inka mu 
    bwenge, bakaziremesha ingamba. Inka baziremyemo imitwe bakayirwanisha. 
    Buri mutwe wari ubangikanye n’umutwe w’ingabo nk’uko bigaragarira kuri iyi 
    mbonerahamwe.



    Buri mutwe wabaga ufite ibyiciro bitatu by’inka:
    – Amashyo y’inka yaremwe n’umutware w’ingabo, amwe ari ay’inkuku 
    andi ari ay’inyambo.
     Amashyo y’abakomeye bari abatunzi bo mu mutwe w’ingabo.
    – Inka z’imbata. Izo zari inka za rubanda bo mu muri uwo mutwe w’ingabo. 
    Inka ntizari ingabane, ni izo umuntu yabaga yarihahiye ku giti ke. Izi nka 
    bazitaga kandi inka z’ibiti.

    Muri izi nka zose izo umwisi yitaga ni inyambo. Abisi barwanishaga Ibihogo 
    (ubushyo bwaremwe butowe mu Rwanda) n’Amagaju (ubushyo bwaremwe 
    butowe mu minyago ivuye mu mahanga nko mu Ndorwa cyangwa Ankole). 
    Umwisi yabaga agiye kwita nk’ubushyo bwo mu mutwe w’Ibihogo akabuteza 

    umutware w’inyambo, akabuteza umutahira n’abarenzamase bo mu bushyo 
    bw’amagaju. Umwami n’umutware w’ingabo, umwisi yirindaga kubateza 
    inyambo cyangwa kubitirira kuko ibyo byari ukubapfobya no kubahinyura.
     Umutware w’inyambo nubwo umwisi yashoboraga kumwitirira yari umutegetsi 
    ukomeye. Yashyirwagaho ngo agenge inyambo zose zo mu mutwe w’inka uyu 
    n’uyu. Ubwo butegetsi yaburagaga umwana we, bakagenda basimburana mu 
    bisekuruza byabo. Umutware w’ingabo na we yashoboraga kunyagwa ingabo, 
    akaba anyagiweko n’umutwe w’inka bibangikanye. Umutware w’inyambo we 
    ntiyanyagwaga; yari ashinzwe guhora yorora inyambo, akagenda azongera 
    mu ibangurira ry’inkuku ku mfizi z’inyambo. Bwari ubumenyi umuryango we 
    ushinzwe ku ngoma zose.
     
    2. Imiterere y’amazina y’inka

     Amazina y’inka yarangwaga n’imiterere yayo. Agira injyana ipimye 
    n’iminozanganzo itandukanye.
     Injyana
     Mu mazina y’inka, abisi bavumbuye inganzo ishingiye ku ipima rigendera ku 
    kabangutso. 
    Bitewe n’ubuhanga bwabo, Nkibiki, Ndangamira na Bikungero bafite injyana 
    bihariye zikaba zitwa hakurikijwe amazina yabo.

    Injyana Bi
    : igizwe n’utubeshuro 12                           —u—u—u—u   = 12   
    Injyana Nki: igizwe n’utubeshuro 10                        u—u—u—u—u   = 10
    Injyana Nda: igizwe n’utubeshuro 9                         —u—u—u   = 9
                                    
     Bene izi njyana ni zo bita fatizo naho injyana yungirije iba ipanzwe uko bashatse 
    ku buryo yuzuza utubeshuro twa ngombwa ariko tudatondetswe dutyo.

    Ni ukuvuga imikoreshereze y’ubutinde bw’inyajwi. Wakwibaza uti: “Bapimye 
    bate amagambo?” Reka tugendere kuri uru rugero kugira ngo dushobore 
    kubyumva.

    Rutiimiirwa ziri mu mihigo
     Iyo witegereje ubona muri uyu mukarago ko umugemo wa mbere ubangutse, 
    uwa kabiri n’uwa gatatu ikagira ubutinde bunimbitse, ikurikiyeho yose ntigire 
    ubutinde. Akabangutso kakaba gahwanye n’inyajwi ibangutse, naho inyajwi 
    inimbitse ikagira utubangutso tubiri. Uru rugero tumaze kubona rubara 
    utubangutso 12. 

    Ikitonderwa:

     Mu ibara ry’utubangutso, iyo inyajwi ebyiri zikurikiranye, iya mbere iburizwamo 
    kandi inyajwi itangira umugemo ntibarwa nk’uko bigaragara ku majwi yagiye 
    ashyirwa mu dukubo.

    Ubwiza bw’amazina y’inka bushingira ku buhanga bwo gukurikiranya 
    ibitekerezo no ku isubirajwi, ku isubirajambo, ku mibangikanyo, ku buryo 
    bwo kugenekereza, ndetse no kureshyeshya intondeke. Mu mazina y’inka 
    bahagikamo ijambo cyangwa injyano z’amagambo zigize ibisingizo. Igisingizo 
    muri ubu bwoko bw’ubuvanganzo bw’ amazina y’inka kitwa ingaruzo, mu 
    bisigo igisingizo bakakita indezi.
     
    IMYITOZO
     1. Amazina y’inka ni iki?
     2. Hanga izina ry’inka wigana “ Inka ya Rumonyi”, urifate mu mutwe 
    maze useruke imbere ya bagenzi bawe uvuga iryo zina ry’inka 
    wahanze.
     
    II.7.2. Imvano y’amazina n’imyitire y’inyambo
     Igikorwa

     Jya mu isomero ukore ubushakashatsi utahure imvano y’inganzo 
    y’amazina y’inka n’uko byagendaga kugira ngo umwisi yite inka. 


    1. Imvano y’inganzo y’amazina y’inka.
     Mu Rwanda rwa kera inka yari ifite agaciro gakomeye cyane. Inka yari 
    ikimenyetso cy’ubukire, ni yo yari ifaranga ry’ubu, ni yo yari ipfundo ry’ubuhake. 
    Iyo wahakwaga ugacyura igihe bakakugororera, bavugaga ko ucyuye umunyafu 
    cyangwa se ko ucyuye ubuhange ugabanye bwa mbere kwa shobuja. Tuzi neza 
    ko ubuhake bwarambye mu Rwanda nta handi bwari bushingiye usibye ku nka. 
    Ubuhake rero bwahambiraga umugaragu kuri shebuja ugasanga baribereye 
    nk’akaremo n’umuse, umugaragu akitwa umuntu wa shebuja, akamwirahira 
    igihe cyose amushima kumuhaka. Ubuhake bwavunnye benshi kugeza 
    babuvugiyeho. Bamwe bati: “Ubuhake burica; ubuhake bujya kukwica buguca 
    iwanyu; ubuhake bwananiranye bukukisha umugabo ikijyaruguru”. Ariko na 
    none hari abo bwatoneshaga bakagashira nka Gashamura bati: “ubuhake bwa 
    cyane bukunyaza mu ngoro”. Ubuhake kandi bwateraga ubwibombarike, bati: 
    “Iyo ubuhake bwateye hejuru uratendera”. Ariko kandi ngo uwafataga nabi 
    abagaragu yarabigayirwaga; umugaragu wahemukiraga shebuja yaragayikaga. 
    Uwabaga ahatse abagaragu yagombaga kubagoboka bari mu byago. Umugaragu 
    na shebuja babaga bafitanye ubumwe bwafatiye ku nka, ari magara ntunsige. 
    Iyo ubwo bumwe bwazagamo agatotsi ku mugaragu, shebuja yaramunyagaga, 
    naho byaba biturutse kuri shebuja, umugaragu akamwimura akajya gukeza 
    ahandi.
     
    Intwari yo ku rugamba yagororerwaga inka ikitwa inka y’ubumanzi. Ubaye 
    ikigwari na we ku rugamba yatangaga ikiru k’inka, iyo nka ikitwa inka 
    y’imirindi kuko yahunze urugamba, agatererana bagenzi be. Inka yungaga 
    inshuti, uwahemukiye undi mu bintu bikomeye akamuha ikiru k’inka. Inka 
    yahuzaga inshuti n’imiryango kuko abahanaga inka babaga babaye inshuti 
    magara.

     Inka bayikwaga umugeni. Umusore wabaga adafite amikoro yo kubona inka 
    yashoboraga gutenda, agakora imirimo izahura n’icyakwitwa agaciro k’inka 
    kugira ngo umukobwa wa naka yakunze amwegukane. Umukwe mukuru ati: 
    “Turabakwera umunani cyangwa se mudutegeke ikindi”. Umusore wabaga 
    yaraye arongoye baramubyukurukirizaga inka zikamukamirwa. Mu itwikurura 
    ry’umugeni bazanaga amata. Inka yari ifite akamaro kanini mu muco 
    w’Abanyarwanda. 

    Umubyeyi yarabyaraga bajya kumuhemba bakazana amata. Umwana 
    iyo yashyinguraga se cyangwa sekuru yahabwaga inka y’inkuracyobo 
    (inkuramwobo). Umwana washyinguraga nyina cyangwa nyirakuru byitwaga 
    gukamira nyina cyangwa nyirakuru. Mu mihango yo kwera hazagamo ibyerekeye 
    kujya ku kibumbiro, hakazamo n’ibyo guha amata abana b’uwatabarutse. Mu 
    ndamukanyo z’abanyarwanda dusanga abantu bifurizanya gutunga bati: 
    “Gira inka”, usubiza ati: “amashyo n’amagana” cyangwa bati: “amashyo”, 
    usubiza ati: “Amashongore!”

    Abanyarwanda bagenaga  ibihe by’umunsi bihura n’amasaha y’iki gihe bafatiye 
    ku nka:
     Inka zivuye mu rugo: aho ni nko mu masaa moya;
     Inka zikamwa: aho ni nko mu masaa moya n’iminota 15, ubwo ziba zikamirwa 
    ku nama;
     Inka zahutse: aho ni nka saa mbiri;
     Inyana zahutse: aho ni nka saa mbiri zirengaho duke;
     Inyana zitaha: nko mu masaa yine;
     Mu mashoka: nko mu masaa saba;
     Inka zikuka cyangwa mu makuka: nko mu masaa munani;
     Inyana zisubira iswa: nko mu masaa kenda;
     Inka zihinduye: nko mu masaa kumi; 
    inyana zitaha: nka saa kumi n’imwe;
     Inka zitaha: nka saa kumi n’ebyiri n’igice;
     Inka zikamwa: nko mu masaa moya.

    Hari ubuvanganzo bwavutse bufatiye ku nka. Ubwo buvanganzo ni ubu 
    bukurikira:

    Amahamba: indirimbo zaririmbwaga n’abashumba bacyuye inka. Izo ndirimbo 
    zirazwi mu Rwanda hose.
     Amabanga cyangwa amahindura: indirimbo abashumba baririmbaga inka 
    zirisha, zitaha, batarazikata inkoni ngo ziboneze zitahe.
    Inzira: indirimbo zaririmbirwaga inka mu gihe zabaga zigana amabuga 
    cyangwa ibibumbiro.
     Indama: indirimbo baririmbaga mu gihe inka zabaga zibyagiye ahantu, 
    bazishoye amabuga cyangwa ibibugazi. Izo ndirimbo hari ubwo zaririmbwaga 
    mu minsi mikuru, bamurika inka. Icyo gihe abagore n’abakobwa bahimbazaga 
    izo ndirimbo baziha amashyi.
     Ibyisigo: indirimbo zo mu gihe cyo kudahira. Basingizaga amazi ahiye hamwe 
    n’inka zabaga zayashotse.
     Imyama (imyoma): indirimbo zaririmbwaga mu gihe k’impeshyi, inka zigisha 
    (zigana ahari ubwatsi).

    2. Imyitire y’inyambo

     Iyo ubushyo bw’ inyambo bwamaraga kubyara uburiza, umutahira w’inyambo 
    yatumiraga umwisi mu bo azi b’abahanga akaza akazitegereza neza, maze 
    akazita, akaziha inshutso. Umwisi ntiyashoboraga kwanga kwita inyambo 
    kuko wari umurimo ashinzwe yabazwaga mu Gihugu. Ariko igihe yabonaga 
    afite impamvu yashoboraga kwanga bakamurega ibukuru, hakaba urubanza 
    agasobanura impamvu yamubujije. Izo mpamvu zabagaho cyanecyane iyo 
    yabaga yaraje mbere bakamufata nabi cyangwa bakamugororera inka mbi. 
    Iyo yabaga aje rero, babaruraga inyambo z’ingegene zo muri ubwo bushyo 
    bakazimumurikira. Ubwo rero ziba zitarakura ngo zigaragaze izaba nziza, nuko 
    zose akazita amazina, imwe izina ryayo indi iryayo. Uko ahimba, abarenzamase 
    bakamuba iruhande bakabitora. Umwisi ntiyagombaga gutora ibyo ahimba 
    byose, na we ubwe iyo yashakaga kubimenya yagendereraga abarenzamase. 
    Ayo mazina y’inyambo zivutse ari uburiza akitwa inshutso

    Nubwo inshutso zabaga ari nyinshi, umwisi yerekanaga ko ari ubushyo bumwe 
    yise, abigaragariza mu mabango ya buri nshutso ashyiramo ijambo rimwe gusa 
    uzajya usanga mu nshutso zose z’ubwo bushyo. Aho ni ho ubuhanga bw’abisi 
    bwari bushingiye. Iryo jambo rikitwa “impakanizi y’ubushyo.” Umwisi 
    yamaraga kuziha inshutso agataha. Ubwo bamuhaga inka y’intizo ikamwa
    yamara kuyitekesha akayisubizayo. Iyo ubushyo bwa za nyambo bwamaraga 
    kubyara ubuheta, za nshutso zabaga zimaze gukura bazita ibihame. Izirusha 
    ubwiza zose y’inyamibwa ikaba imaze kugaragara. Ubwo rero bahamagaraga 
    umwisi wari warazihaye inshutso ngo aze yuzuze umurimo we. Ubwo yitaga 
    iy’indatwa muri za mpete, akayisingiza, akayiha izina ry’umuzinge, ari byo 
    kuvuga  ibice byinshi. Ya ndatwa yabaga isanganywe ya nshutso yayo, nuko 
    iyo nshutso igaherukwa n’interuro y’umuzinge kandi igaherukira aho kwitwa 
    inshutso igasigara yitwa impamagazo

    Izisigaye zo muri ubwo bushyo zigahamana inshutso zazo. Wakumva bavuga 
    ngo bazacutsa inka ya runaka, ukamenya ko yabaye indatwa y’ubushyo ko 
    yagize izina ry’umuzinge. Igisingizo (igice) cya kabiri cy’umuzinge ayihaye 
    kikitwa impakanizi. Ibindi bisingizo (bice) bikitwa imivugo. Igisingizo (igice) 
    cya nyuma kikitwa umusibo (iyo cyabaga gisingiza ya ndatwa y’isonga yonyine) 
    cyangwa imivunano (iyo cyabaga gisingiza za ndatwa zose yari yarahaye 
    inshutso mu ikubitiro). Yamaraga gusoza uwo murimo wose wo kwita inyambo 
    bakamuha inka y’ingororano akayicyura ikaba iye y’ishimwe

    IMYITOZO
     1. Izina ry’inka rigizwe n’iki?
     2. Sobanura amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo akurikira:
    a)  Gutenda 
    b)  Inka y’ubumanzi
    c)  Inka y’inkurarwobo
    d)  Inka y’imirindi
    3. Sobanura imvo n’imvano y’amazina y’inka.

    2.7.3. Imyororokere n’imitegekere by’inyambo
     IGIKORWA

     Jya mu  isomero ukore  ubushakashatsi   utahure uko inyambo zororokaga 
    n’uko zategekwaga (abari  bashinzwe inyambo ni bande?) 


    1. Imyororokere y’inyambo

     Kugira ngo inyambo zigwire mu Gihugu, umutware w’inyambo yagendaga 
    azongera mu ibangurira ry’inkuku ku mfizi y’inyambo. Ubwo bumenyi bwari 
    ukubiri:

    -Uburyo bwa mbere bwari ubwo kubangurira amashashi y’inka 
    z’inkuku        ku       mfizi   y’inyambo, izo zibyaye zikitwa ibigarama. Ibyo 
    bigarama na byo bikazabangurirwa ku mfizi          y’inyambo, izivutse 
    zikitwa inkerakibumbiro. Izo nkerakibumbiro zabangurirwaga ku 
    mfizi   y’inyambo 
    zikabyara imirizo cyangwa ibisumba (iyo ari izo mu 
    mutwe w’inka utigeze ingegene). Imirizo cyangwa ibisumba zamaraga 
    kubangurirwa ku mfizi         y’inyambo hakavuka noneho inyambo zuzuye 
    bitaga ingegene.
     Uburyo bwa kabiri bwari ubwo kubangurira inyambo z’ingegene ku 
    mfizi   y’inkuku
             zikabyara ingegene.  

    Icyababwiraga inyambo ni uko zari zifite umubyimba munini n’amahembe 
    maremare. Icyo bakundiraga inyambo ni ubwiza bwazo. Bazimurikaga mu 
    birori, barazitoje uko zigenda no kudakangarana mu birori. Umutware 
    w’inyambo we yabiragaga abana be kugira ngo imihindagurirwe y’abatware 
    b’inyambo idatuma ubumenyi bw’imyorokere y’inyambo buhungabana.  
    Kuzivanga n’inkuku byari ugutuma inyambo zigumana ubwiza bwazo kugira 
    ngo budacika. 

    Uko babanguriraga ubushyo bw’inyambo z’ingegene
     Amashashi y’inyambo yararindaga ntibahere ko babangurira irinze yose ahubwo 
    bakayihorera ikarinduka. Aho bazashakira ko zibangurirwa bakazishora ku 
    iriba rihiye (iriba rifite amazi y’urwunyunyu rukaze).

    Bazishoraga kuri iryo riba maze inka iryuhiweho igahodoka (ni ukugira 
    icyokere mu mubiri kiyitera ubuzinukwe bw’ayo mazi). Igihe zikiyumvamo 
    ubuhodoke bazishoraga ku mazi ahiye zikayanga zikishakira amazi asanzwe 
    kugira ngo azigabanyemo icyokere ziyumvagamo. 

    Ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro, amariba ahiye kurusha andi yari atatu (3):
     a) Iriba rya Rushya rwa Nyamirango (mu Bwishya  muri Repubulika Iharanira 
    Demokarasi ya Kongo).
     b) Iriba rya Mupfu (mu Bunyambiriri muri Musebeya mu Karere ka 
    Nyamagabe).
     c) Iriba rya Ngugu (mu Mutara).

    Bavuga ko iryo riba rihiye rihotora. Ubwo buhodoke bwamaraga iminsi myinshi 
    ndetse bikageza no ku kwezi cyangwa amezi abiri. Iyo inka yuhiwe mu iriba 
    rihiye yakamwaga, yagiraga iyayumo (igabanya umukamo), uko ubuhodoke 
    bwagendaga buyishiramo yaragishiraga (yagaruraga umukamo buhorobuhoro. 
    Bitewe n’uko amariba yabaga kure, gukora urugendo bajyayo ni byo bitaga 
    kurekera.” Abashumba bakoraga urwo rugendo bakitwa“abarekezi.” Iyo 
    inyana yararaga ukubiri na nyina kubera urwo rugendo babyitaga “kurara 
    iragwe.
    ” Habaga ubwo inka igenda ijoro ryose ishaka iyayo, ari byo bitaga 
    guhomora.” Gusukura iriba bavanamo umuvu, babyitaga “kweza iriba.” Iriba 
    ryabaga rituje ryitwaga“umugwimo.” Guhabwa umwanya wo kuhira, byitwaga 
    guhana umurambi.” Isibo yo kurwanira umurambi, ikitwa “inkomati.” 
    Iyo rero ubuhodoke bwarangiraga, ubushyo bwose bwuhiwe ya mazi ahiye 
    bwarindiraga icya rimwe bagahera ko babangurira zikabyarira rimwe. Aha rero 
    ni ho batumiraga umwisi akaza kwita izina.
     
    2. Imitegekere y’inyambo mu Rwanda rwo hambere
     Umwami ni we wari umutware w’inyambo mukuru, hagakurikiraho umutware 
    w’ingabo, agakurikirwa n’umutware w’inyambo, hakaza umutahira, hagaheruka 
    umurenzamase.
     Umwami: yari nyiri Igihugu bityo akaba yari ku mutwe wa byose.
     Umutware w’ingabo: yari umukuru w’umutwe w’ingabo kandi akaba yari 
    hejuru y’umutware w’inyambo
    Umutware w’inyambo: yabaga ari umuntu ujijutse, akaba yarashyirwagaho 
    ngo agenge inyambo zo mu mitwe iyi n’iyi. Ubwo butegetsi yaburagaga 
    umwana we bugakomeza kuba uruhererekane. Ntiyashoboraga kunyagwa 
    kuko yari ashinzwe imyororerere y’inyambo. Nyamara umutware w’ingabo we 
    yashoboraga kunyagwa ingabo.
     Umutahira: we yabaga ari umunyacyubahiro baremeraga ubushyo bw’inyambo 
    bwo mu mutwe uyu n’uyu w’inka, akawubwiriza akawuragira. Umutahira 
    yashoboraga guhabwa inkoni y’ubushumba (kumuziturira); bamuhaga inka 
    (ubushyo). Byakorwaga bazitura inyana mu kiraro bakazimuha bakanamuha 
    inkoni y’ubushumba. Iyo inka zamaraga kuba amabuguma, umutware 
    w’inyambo yazeguriraga umutahira zikaba ize bwite. Na we yarazigumanaga 
    akaziha abo ashaka. Umutahira rero yabaga ari mu rwego rw’abashumba 
    b’inyambo. Ubushyo yabaga ashinzwe iyo bwasazaga bamuremeraga ubundi 
    bushyo cyangwa bakaburemera umwana we w’umuhungu.
     Abarenzamase: Bo bari nk’abakozi bari bashinzwe kwirirwa inyuma y’inka 
    (bubakaga ibiraro, bacaga ibyarire) kandi bakaba barashyirwagaho n’umutahira.

     IMYITOZO
     1. Vuga   abantu b’ingenzi bategekaga inyambo maze usobanure 
    inshingano za buri wese.
    2. Sobanura amagambo akurikira:  ibigarama, inkerakibumbiro, 
     imirizo, ingegene.
    3. Vuga imyororokere y’inyambo 

    II.7.4. Akamaro ko kwiga inganzo y’amazina y’inka
     IGIKORWA

     Nk’umunyeshuri wiga mu ishami ry’inshuke nikiciro cya mbere cy’amashuri 
    abanza wumva  kwiga  amazina y’inka bifite  uwuhe  mumaro.  


    Birashoboka ko hari umuntu wakwibaza icyo kwiga amazina y’inka byaba 
    bimaze muri iki kinyejana turimo, aho abantu benshi bahihibikanira kumva 
    ibirebana n’itumanaho, ndetse n’ikoranabuhanga. Reka twemere ko muri ibi 
    bihe ndetse n’ibizaza ntawuzongera kujya mu byo kwita inka. Ariko kumenya 
    ubuhanga bukubiye mu nganzo iyi n’iyi ya kera nta cyo byishe, ndetse ni 
    byiza rwose kumenya umurimo wa ba sogokuru. Bifite akamaro ku muntu 
    washobora gucengera neza iyo nganzo, hanyuma yamara kumucengeramo na 
    we akaba yafatiraho akayikoresha mu bundi buryo. None se Musenyeri Alegisi 
    Kagame amaze kuryoherwa, gucengera no gucengerwa n’inganzo y’amazina 
    y’inka, si bwo yayishingiyeho ahimba “Umuririmbyi wa Nyiribiremwa” n’ 
    “Indyoheshabirayi”?


    Byongeye kandi uwashaka kumenya ubuhanga bw’abahanzi ba hano mu 
    Rwanda ntanage akajisho kuri iyi nganzo y’amazina y’inka, ngo arebe ubuhanga 
    bw’intondeke zipimye indinganire yaba atakaje byinshi. Abashakashatsi bitaye 
    ku nganzo y’amazina y’inka harimo uwitwa Faransisi Yuwaneti (Francis 
    Jouannet), asobanura neza ko ubuhanga bw’intondeke zipimye ntaho ryakunze 
    kuboneka muri Afurika uretse mu Rwanda. Uwashaka kubicukumbura yasoma 
    igitabo kitwa Prosodologie et phonologie non linéaire, 1985, p.73. Niba tudashatse 
    kubyitaho ntaho twaba dutaniye na ba bandi bambara ikirezi ntibamenye ko 
    kera cyangwa wa wundi w’ umutunzi uba umworo w’amata.

     Nta gushidikanya mu mazina y’inka harimo ubuhanga bw’inshoberabuvivi. 
    Uretse ubwo buhanga bw’intondeke zipimye, usangamo injyana n’iminozanganzo 
    ishingiye ku isubirajambo, no ku isubirajwi ; usangamo gukoresha ijambo 
    ryabugenewe, usangamo uburyo bwo gukoreshamo imibangikanyo; usangamo 
    imizimizo myinshi itandukanye n’icyo abisi ubwabo bita ingaruzo. Ni ijambo 
    risingiza cyangwa se interuro y’amagambo asingiza abami muri rusange 
    cyangwa ingoma, hakaba n’asingiza umwami uyu n’uyu, ibikorwa bye cyangwa 
    amatwara ye. Uwashaka rero kumenya imyifatire y’Abanyarwanda bo hambere, 
    agashaka kumenya ibyo babaga bimirije imbere, nta yindi soko yavomamo 
    ubwo bumenyi uretse kubusanga mu mazina y’inka. Ubutwari n’umurava 
    birasingizwa, ubupfura no kwanga umugayo bikamamazwa kandi ibi ni bimwe 
    mu by’ingenzi biranga indangagaciro y’uwagombye kwitwa Umunyarwanda.

     IMYITOZO

     Mubona ari uruhe ruhare rw’inganzo y’amazina y’inka mu buvanganzo 
    nyarwanda? 

    II.8. Inshinga
     2.8.1. Inshoza n’amoko by’ishinga
     Igikorwa

     Soma interuro zikurikira,  witegereze amagambo yanditse atsindagiye, 
    usobanure imiterere yayo. Uhereye ku miterere y’ayo magambo, kora 
    ubushakashatsi utahure inshoza n’amoko by’inshinga.
     a) Amashashi y’inyambo yavukiye rimwe yimiraga rimwe. 
    b) Umwisi yabaga agiye kwita nk’ubushyo bwo mu mutwe w’Ibihogo 
    akabuteza umutware w’inyambo. 
    c) Umwisi yirindaga guteza inyambo   umwami n’umutware w’ingabo.
    d) Ingabo z’u Rwanda zari imitwe itegekwa n’abatware.
     e) Umugaba  w’ingabo  yari afite  ububasha  nk’ubw’umwami mu   
    gihe  k’igitero.
     f) Ingegene  ni inyambo zuzuye.

    1. Inshoza y’inshinga
     Inshinga ni ijambo ryumvikanisha igikorwa, imiterere, imico cyangwa 
    imimerere ya ruhamwa mu nteruro. Muri make, inshinga ni yo itanga ubutumwa 
    mu nteruro, igaragaramo igikorwa cya ruhamwa.

    2. Amoko y’inshinga
     Mu moko y’inshinga hagaragaramo inshinga isanzwe n’inshinga idasanzwe. 
    Inshinga isanzwe ishobora kuba iri mu mbundo cyangwa itondaguye. Ni 
    ukuvuga ko inshinga ishobora kwigaragaza mu nteruro ari:
     a) Inshinga idasanzwe bita nkene cyangwa mburabuzi.
     b) Inshinga isanzwe iri mu mbundo.
     c) Inshinga isanzwe itondaguye.

     a) Inshinga idasanzwe

     Inshinga idasanzwe bita nkene cyangwa mburabuzi ni inshinga zidakoreshwa 
    nk’inshinga zisanzwe kuko usanga hari ibihe bimwe na bimwe by’inshinga 
    zidatondagurwamo. Ikindi kiziranga ni uko usanga nta zina rishobora gukomoka 
    kuri bene izo nshinga. Ni inshinga zigizwe n’ibicumbi gusa
    (-ni, -ri, -fite, -ruzi, -zi); ntizifite imbundo zizwi ni yo mpamvu ku mikoreshereze y’imisozo yayo, 
    usanga izo nshinga zidakorana n’imisozo -e, -aga, -ye na a mu buryo busanzwe. 
    Cyakora iyo zikoreshejweho ingereka zishobora gusesengurwamo imisozo.

    b) Inshinga isanzwe iri mu mbundo
     Inshinga idatondaguye yitwa kandi inshinga iri mu mbundo. Ni inshinga 
    itagaragaza ngenga irimo cyangwa uburyo keretse uburyo bw’imbundo. 
    Inshinda idatondaguye iranga ikidafite uwo kerekezwaho. Inshinga iri mu 
    mbundo ntigaragaza ukora, igikorwa, igihe igikorwa gikorerwa keretse mu 
    nzagihe. 

    c) Inshinga itondaguye

     Ni inshinga igaragaza ngenga yayo, ruhamwa ndetse n’igihe itondaguwemo. 
    Urugero: Nzakora

    Ikitonderwa:

     Hari bamwe na bamwe bashyira “Ingirwanshinga ; -ti,-tya,-tyo, na -te” mu 
    moko y‘inshinga zidasanzwe bitwaje ko na zo zijya muri ngenga uko ari eshatu, 
    nyamara ingirwanshinga ni ubwoko bw’ijambo bwihariye kuko usibye kuba 
    zigaragaza ngenga nta rindi huriro zifitanye n’inshinga kuko zitagaragaza 
    igikorwa cyangwa imico n’imimerere ya ruhamwa.
     
    IMYITOZO

     Garagaza ubwoko bw’inshinga zagaragajwe mu nteruro zikurikira:
     a) Intwari yivugaga ibigwi n’ibirindiro byayo.
     b) Amazina y’inka afite akamaro mu muco wacu.
     c)Abanyeshuri beza bakunda gusoma.
     d) Nduzi mwese mwitabiriye ishuri.
     
    II.8.2. Ibihe by’inshinga
     IGIKORWA

     Soma interuro zikurikira,  witegereze amagambo yanditse atsindagiye, 
    usobanure imiterere yayo. Uhereye ku miterere y’ayo magambo, kora 
    ubushakashatsi utahure  kandi   usobanure  ibihe  by’inshinga.
     a) Mu Ngoro  Ndangamuco  y’u Rwanda umubare w’inyambo 
    ukomeza kwiyongera.
     b) Kwiga amazina y’inka bidufasha gusobanukirwa n’umuco wacu.
     c) Nimukomeza  gusoma  ibitabo  by’ubuvanganzo nyarwanda 
    muzasobanukirwa n’amateka  y’Abanyarwanda.
    d) Urubyiruko  ruzatozwa  kuba intore.
     
    Mu Kinyarwanda inshinga yose itondaguye igomba kugira igihe itondaguyemo 
    hakurikijwe urwego rw’ibivugwa n’irebero (ko ibivugwa byarangiye cyangwa 
    bitararangira) ryabyo. Habaho rero ibihe bikuru bitatu mu itondaguranshinga. 
    Ibyo bihe ni igihe cyahise kivuga ibyamaze kuba kikitwa impitagihe. Hakaba 
    ikivuga ibiriho ubu kikitwa indagihe. Hakabaho n’ikivuga ibizaba cyangwa 

    ibizaza kikitwa inzagihe.

     1. Indagihe
     Indagihe ivuga ibiba muri aka kanya, ibiba ubusanzwe n’ibyabaye kera bivugwa 
    mu nkuru bityo ikagabanywamo indagihe y’ubu, indagihe y’ubusanzwe, 
    indagihe y’imbarankuru n’iy’igikomezo.

    a) Indagihe y’ubu

     Iyi ndagihe yumvikanisha ikirimo gukorwa ubu, aho uvugiye no mu kanya kaza. 
    Indangagihe yayo ni –ra- 

    Ingero

    Ndahinga mu rutoki.
    Ubu ndandika ibaruwa.

    b) Indagihe y’ubusanzwe
     Indagihe y’ubusanzwe yumvikanisha igikorwa gisanzwe gikorwa. Ntawamenya 
    intangiriro n’iherezo ryacyo. 
    Indangagihe yayo ni –ø

    Ingero

     Izuba rirasa mu gitondo.
     Nkunda gusoma ibitabo.
     Nigisha ubumenyi bw’isi.

    c) Indagihe y’imbarankuru

     Indagihe y’imbarankuru umuntu ayikoresha avuga ibyabaye kera nk’aho ari 
    iby’ubu. Igira intego iteye nk’iy’ indagihe y’ubusanzwe bigatandukanira ku 
    nshoza. Indangahige yayo ni -ra-

    Ingero

     Umwarimu arahaguruka abwira abanyeshuri be ati: “Mwigane umwete 
    bizabafasha”.

    d) Indagihe y’igikomezo

     Indagihe y’igikomezo yumvisha igikorwa kirimo gukorwa ubu ngubu 
    ntawamenya igihe cyatangiriye nta n’uwamenya igihe kiri burangirire, 
    Indangagihe yayo ni -ra-ki-âa cyangwa -ra-ki- iyo igicumbi gitangiwe n’innyajwi.
     
    Ingero
    Ndacyasoma igitabo.
    Aho aracyakoze wa murimo?
    Turacyamutegereje.
    Ibikorwa remezo biracyatera imbere.
    Ndacyubaha abakuru.

    2. Impitagihe
    Impitagihe ivuga ibintu byahise kare n’ibyahise kera ikigabanyamo impitakare 
    n’impitakera.

    a) Impitakare
     Impitakare yumvisha igikorwa cyarangiye mu gihe cyahise ariko kitarengeje 
    uyu munsi mu gitondo. Indangagihe yayo ni –aa-.

    Ingero

    Nateraga urubingo.
    Naharuraga umuhanda.
    Twahinze ibishyimbo.

    b) Impitakera
    Impitakera yumvisha igikorwa cyarangiye mu gihe cyahise uhereye ejo hashize 
    ugana hirya yaho. Indangagihe yayo ni- âa- na a-râ

    Ingero

    Nabyinaga mu itorero Indangamuco
    Natozaga ikipe y’igihugu
    Nasomye Bibiliya nkiri muto.
    Yarasomye.

    3. Inzagihe

    Inzagihe ivuga ibiza kuba cyangwa ibizaba nyuma y’igihe cyo kuvuga. 
    Yigabanyamo inzahato n’inzakera.

    a) Inzahato

    Inzahato ivuga ibiri bube nyuma yo kuvuga ariko ntibifatire undi munsi. 
    Indangagihe yayo ni –ra.

    Ingero

    Ku gicamunsi uratera umupira.
    Mu kanya uramperekeza ku isoko.
    Araza kukubwira igikenewe.

    b) Inzakera
    Inzakera ivuga ibizaba ejo hazaza cyangwa mu bihe bizakurikiraho. Indangagihe 
    yayo ni –zaa-.

     Ingero
    Tuzaririmba indirimbo z’agakiza.
    Muzadusura ryari?

    Tuzagera ku iterambere mu bikorwa remezo.

     IMYITOZO

     1. Garagaza ibihe bikuru by’inshinga n’ibigiye bibishamikiyeho 

    byose.
     2. Tahura  inshinga zitondaguye ziri mu nteruro zikurikira  maze 
    ugaragaze ibihe  zitondaguyemo.
     a) Nabonye imbuto none nateye.
     b) Igihe nari mu ishuri wansakurizaga.
     c) Leta y’u Rwanda yahisemo gushyira mu bikorwa ikemezo 
    k’imiturire.
     d) Umubare w’abuturage uzakomeza kwiyongera.

     e) Hari ibindi bikorwa bitunze Abanyarwanda.

     II.9. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

     Himba ikivugo cyo mu gihe tugezemo gifite imiterere nkiy’ “Inkatazakurekera” 
    wirata ibyiza wakoze cyangwa ibikorwa wagezeho maze uzakivuge  imbere ya 
    bagenzi bawe ugaragaza isesekaza rikwiye. Ikivugo cyawe ntikirenze imikarago 
    makumyabiri.

    Ubu ndangwa:

    - No kwimakaza umuco nyarwanda, bagenzi bange gushishikariza gusoma 
    ingeri z’ubuvanganzo nyabami, gusabana no gutarama nifashishije 

    ingeri z’ubuvanganzo nyarwanda,
    -No gukoresha neza ibihe by’inshinga.

     I.10. Isuzuma risoza umutwe wa kabiri
     Umwandiko: Igitero cyo mu Bushubi
    Rwabugiri agaba igitero mu Bushubi (ubu ni muri Tanzaniya) yatejeyo imitwe 
    itanu y’ingabo:  Uruyange, Inyaruguru, Abarasa, Abahirika n’Inyange. Umugaba 
    w’icyo gitero yari Seruzamba rwa Kinani cya Biraboneye wo mu Baryinyonza.

    Impamvu yatumye Rwabugiri ahatera si ukugira ngo ahigarurire, ahubwo 
    kwari ukugira ngo atabare umwami waho mushya wamutabaje. Umwami waho 
    Kibogora agiye gupfa, yaraze ingoma umwana we Nsoro. Hari undi mwana 
    wa Kibogora witwaga Rwabigimba, agashaka kurwanya mwene se Nsoro ngo 
    amukure ku ngoma yabo. Kandi yari amaboko ashoboye kumugeza kuri iyo 
    ntego. Nsoro abonye ko atamurwanya ngo amushobore yitabaza Rwabugiri. Ni 
    cyo cyateye Rwabugiri gutera i Bushubi.

    Ingabo za Rwabugiri zimaze kugera mu Bushubi, Nsoro yashoje intambara kuko 
    yari abonye amaboko. Ingamba ziracakirana. Ingabo za Rwabigimba zitwaga 
    “Urwanana” ziraneshwa zihungana na nyirazo, bajya i Bugufi (na ho ni muri 
    Tanzaniya). Rwabigimba amaze gutsindwa, Nsoro yakira ingabo z’u Rwanda 
    zamutabaye, azakirira ahantu hitwa Cyaza. Aho hantu yari yaharimbishije cyane, 
    hose hateguye ibirago nta muntu n’umwe wo mu ngabo z’u Rwanda wicaye 
    ku byatsi. Arabazimanira cyane, abereka ukuntu yabashimye ndetse abaha 
    n’imyenda. Mbese abereka ko abafitiye umutima mwiza na bo baramushima 
    cyane. Abaha ibyo bashyira Rwabugiri byinshi kandi bishimishije. Cyane cyane 
    imyenda (ubwo muri Tanzaniya imyenda yari yarahageze).    

    Ubwo rero Rwabigimba yabonaga ko atagishoboye Nsoro kuko ashyigikiwe na 
    Rwabugiri. Noneho na we ashaka uburyo yakuzura na Rwabugiri. Amutumaho 
    ab’aho b’ibikomangoma nka we bageze ku munani amwoherereza n’amaturo 
    menshi. Abo bantu bamusanga mu rugo rw’ i Sakara mu Gisaka. Batura amaturo 
    bahawe bavuga n’ubutumwa. Abo bose Rwabugiri Arabica. Ariko bararenganye. 

    Rwabigimba amaze kumenya ibyo Rwabugiri yamukoreye asanga amuhakaniye 
    umubano, yigira inama yo kuzatera mu Bushubi mu gihe Rwabugiri azaba 
    yavuye i Sakara; yaragiye ku nkiko zo hirya zitegeranye n’u Bushubi. Koko 
    hashize iminsi, 

    Rwabugiri ava i Sakara ajya mu Kinyaga. Rwabigimba amenye ko Rwabugiri 
    yagiye, yongera gutera mu Bushubi kurwanya Nsoro mwene se. Nsoro 
    abonye ko Rwabigimba yongeye kumwuvura na none atuma kuri Rwabugiri. 
    Rwabugiri na we atuma kuri Kabaka umutware w’Abarasa amutegeka gutabara 
    Nsoro. Kabaka ahagurukana n’ingabo ze arambuka atabara Nsoro barwanya 
    Rwabigimba ubwa kabiri baramutsinda. Noneho baguma mu Bushubi kugira 
    ngo barinde Nsoro, bituma atongera guterwa. Ni ko Rwabugiri yari yabitegetse 
    Kabaka.

    Banze amata y’ingweba biyemeza kubeshya ngo batahe i Rwanda. Ingabo za 
    Kabaka zirinze Nsoro zaje kumererwa nabi, ziraharwarira, ziranahasonzera, 
    kuko zanze kunywa amata y’ingweba.  Ubwo kwari ugushaka impamvu yo 
    gutaha bakahava. Babonye ko bene izo mpamvu zo kurwara no gusonza kandi 
    begereye iwabo mu Gisaka zitakwemerwa na Rwabugiri bongeraho indi 
    mpamvu kandi mbi cyane, ngo Nsoro ni we ubaroga n’abagaragu be, ngo rimwe 
    na rimwe babahingisha nijoro batazi icyo bakora bahindutse nk’abasazi, abandi 
    ngo bagacika intege, bakagira uruhondobero ntibashobore kuba bahaguruka 
    aho bicaye. Ibyo babyumvikanaho na Kabaka umutware wabo, bamusaba ko 
    azabibabwirira Rwabugiri bigatuma abakura mu Bushubi bagataha.

    Kabaka yemera inama Abarasa bamubwiye, abakorera uko bashaka atuma kuri 
    Rwabugiri ati: “Abarasa bamerewe nabi cyane kubera uburozi bw’Abashumba 
    na Nsoro”. Ati: “Hari ubwo bamwe babahingisha nijoro batabizi basa n’abarota, 
    abandi bagahondobera intege zikabura, umuntu ntabe yakwihagurutsa aho 
    yicaye”. Ati: “Kandi rero barimo gufatwa nabi, inzara na yo ntiboroheye”! 

    Rwabugiri ararakara, atuma kuri Kabaka ati: “Niba ari uko bimeze muzafate 
    Nsoro n’umuryango we mubanzanire”. Koko baramufata, bafata na nyina 
    n’abagore be bombi: Mukananika na Bihogo, bafata n’abana be babiri: 
    Muyombo na Kambibi. Ubwo Rubanguka rwa Kabaka asanga Rwabugiri mu 
    Kinyaga kumubwira amacumu no kumumenyesha ko Nsoro na Nyina n’abagore 
    be n’abana be bafashwe ari imbohe. Amubaza ko bazabamuzanira cyangwa se 
    ko bazabicira iyo. Undi ati: “Bazabanzanire ino mu Kinyaga”. Bahabagejeje bose 
    arabica. Birangiye ajya iwe ku Nzizi, ahageze afatwa n’ubushita bumugwa nabi 
    gtcyane. Aho akiriye, umusizi witwa Munyangango ahimba igisigo kitwa “Umunsi 
    mbariwa inkuru.” Icyo gisigo gisingiza umwami kikamurata kikanamushima, 
    kandi kikogeza amoko n’imiryango yabyaye abagabekazi n’intwari zarwaniye 

    igihugu n’imiryango zikomokamo.

     II. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Ni irihe zina ry’ubwami rya Rwabugiri uvugwa mu mwandiko?
    2. Garagaza imitwe itanu y’ingabo z’u Rwanda yarwanye mu gitero cyo mu 
    Bushubi.
    3. Kabaka yari muntu ki? 
    4. Uturere dukurikira tuvugwa mu mwandiko turi mu yihe Ntara y’ubu: i 
    Gisaka, i Kinyaga? 
    5. Ni iki cyatumye Rwabugiri agaba igitero mu Bushubi? 
    6. Rwabigimba yabyifashemo ate amaze guhakanirwa ubufasha na 
    Rwabugiri?
    7. Seruzamba yari afite murimo ki mu gitero cyo mu Bushubi? 
    8. Ni uwuhe muvuzi w’amacumu uvugwa mu mwandiko? 
    9. Utekereza ko igitero cyo mu Bushubi cyamariye iki u Rwanda?
    10. Ni irihe somo ukuye mu gitero   cyo   mu Bushubi?

     

    II. Ibazo by’inyunguramagambo
     1. Sobanura amagambo cyangwa imvugo zikurikira dusanga mu mwandiko 
    a) Kuraga ingoma
    b) Gushaka amaboko
    c) Gushoza intambara
    d) Igikomangoma
    e) Kuvuga amacumu
    f) Uruhondobero
    g) Kugaba igitero
    h) Ingamba ziracakirana

    2. Andika impuzanyito z’aya magambo ziri mu mwandiko 

    a) Uhimba igisigo cy’umwami
    b) Ibyo ugemurira umuntu umushakaho ubufasha cyangwa kumukeza
    c) Nyina w’umwami
    d) Indwara y’uruhu ifata nk’ubuheri
    e) Abantu bakorera umwami

    3. Andika imbusane z’amagambo akurikira   ari mu mwandiko: 
    a) Kurwanya 
    b) Intwari 
    c) Gukura ku ngoma 
    d) Gushima 
    e) Kuneshwa 

    III. Ibibazo   by’ubuvanganzo

     1. Tanga ingeri z’ubuvanganzo nyabami waba uzi.
     2. Ibyivugo by’abantu bakuru birimo amoko angahe? Yavuge kandi 
    unayatandukanye.
     3. Sobanura amoko y’impeta z’ubutwari zo mu Rwanda rwo hambere.
     4. Hanga ikivugo cyawe, wivuga uwo uri we, wirata ubutwari bw’ibikorwa byiza yakoze.

     IV. Ibibazo  by’ikibonezamvugo

     1. Garagaza ubwoko bw’inshinga zagaragajwe mu nteruro zikurikira:
    a) Twese turi abana b’u Rwanda. 
    b)  Abana bifite ubumuga bakunda gukinana n’abandi imikino 
    ndangamuco.
     2. Garagaza ibihe by’inshinga zitondaguye zikurikira:
     a) Abanyeshuri bazatsinda neza amasomo yabo kuko biga uko bikwiye.
     b) Amazina y’inka ndayumva kuko mu kanya twakoraga imyitozo 

    ayerekeyeho.

     V. Ihangamwandiko 
    Ushingiye ku miterere n’amoko y’ibyivugo,  hanga ikivugo cyawe, wivuga uwo 
    uri we, wirata ubutwari bw’ibikorwa byiza wakoze.

    ukabigeraho.Nturenze imikarago makubyabiri

  • UNIT 3: UBUZIMA BW’IMYOROROKERE

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    -Gusesengura inkuru ndende agaragaza imiterere, ibarankuru 
    n’ishushanyabikorwa byayo. 

     -Kugaragaza uburyo, indango, ijyana n’irebero by’inshinga. 

     IGIKORWA CY’UMWINJIZO
     Ukurikije uko ubona imyitwarire y’ingimbi n’abangavu, sobanura ibintu 
    nibura bitatu bigaragaza ko umuhungu cyangwa umukobwa wo muri 
    iki kigero asobanukiwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Wakora 
    iki kugira ngo ushishikarize abasore n’inkumi kutishora mu mibonano 

    mpuzabitsina bakiri bato. 

    III.1. Umwandiko: Amatsiko y’abato


    Kanyana yakomeje kurererwa kwa nyirasenge Mariya. Amaze kugira imyaka 
    cumi n’ibiri yabonye umubiri we uhindutse. Nibwo yatangiye kujya azana 
    ibishishi mu maso ndetse n’ibice bimwe by’umubiri bitangira gukura. Mariya 
    yamusabaga kwiyitaho birushijeho cyanecyane akajya yita ku isuku y’umubiri n’ 
    iy’imyambaro. Amusobanurira ko ageze mu gihe cy’ubwangavu. Nyamukobwa 
    na we kwiyitaho ntiyabibwirizwaga, yari nyirasuku; yagendanaga indorewamo 
    mu mufuka agahora yireba arko akababazwa n’ibiheri yari afite mu maso. 
    Rimwe Muneza, umuhungu w’ingimbi w’imyaka cumi n’itanu, amusanga mu 
    nzira ahagaze, ashavuye, arimo kwireba, aramusuhuza amubaza impamvu 
    atishimye. Kanyana amusubiza ko abangamiwe n’ibiheri afite mu maso. Muneza 
    yarasetse aratembagara. 

    Hashize akanya aramubwira ati: “Kora aha mwana wakuze! Ubu wamaze kuba 

    umwangavu kwivuruguta mu ivu wabisezeyeho”. Kanyana yamubajije impamvu 
    abandi bakobwa bamuruta batagira ibyo biheri. Muneza yamusobanuriye 
    ko   ubwangavu budatangirira rimwe ku bakobwa bose. Akomeza agira ati: 
    “Hari abashobora kuzana ibimenyetso byabwo mbere gato y’imyaka cumi 
    n’ibiri, hakaba n’abashobora gutinda kubizana, bakaba bageza no ku myaka 
    cumi n’umunani”. Yamubwiye ko umwarimu wabo Twahirwa yabasobanuriye 
    ko umwana urya neza, akabaho mu buzima bwiza, azana ibimenyetso 
    by’ubwangavu hakiri kare. 

    Kanyana yahise yibuka ko na we nyirasenge yabimubwiye. Kanyana yabajije 
    Muneza uko bigenda ku bahungu. Muneza yamusobanuriye ko n’abahungu 
    badakurira rimwe; hari abazana ibimenyetso by’ubugimbi hakiri kare hakaba 
    n’abakura, bagera mu myaka cumi n’itanu bakaba ari ho bazana ibyo bimenyetso. 
    Muneza yabwiye Kanyana ko yabonye ibimenyetso by’ubugimbi afite imyaka 
    cumi n’ine. Ati: “ Natangiye kuniga ijwi no kumera ubwanwa nujuje iyo myaka”. 
    Kanyana yahise amureba ku kananwa asekana udusoni areba hasi. 

    Abo bana ntibakomeje kuganira ku mihindagurikire y’imibiri yabo. 

    Basezeranyeho buri wese akomeza inzira ye. Kubera uburyo Kanyana yari 
    yakunze Muneza, yagendaga akebuka amukurikiza amaso ari na ko kugenda 
    bimugora. Ku rundi ruhande, Muneza na we byaramugoye gutandukana n’uwo 
    mwana w’umukobwa. 

    Kanyana asubiye imuhira asanga nyirasenge yamuguriye agakariso keza cyane. 

    Akamuhereje arishima cyane maze ajya ku  ishuri  anezerewe. Mu gihe Kanyana 
    yaganaga ku ishuri  yageze mu nzira yumva mu nda haramuriye yicara hasi, 
    ahagurutse abona amaraso ku myenda ye. Yagize agahinda kenshi asubira mu 
    rugo abitekerereza nyirasenge, na we amusobanurira ko ari imihango yazanye, 
    ko ibyo bitagombye kumutera ipfunwe ahubwo ko bigomba kumutera ishema 
    ko yakuze kandi ari umukobwa muzima. Ariko ibyo byose Kanyana ntiyari 
    abyitayeho, kuko yari yibabarijwe n’agakariso ke gashya kari kanduye. Mariya 
    yamusabye guhita yoga akanamesa neza ako gakariso, akakanika ku zuba. Amaze 
    kwiyuhagira, Mariya yamuhereje “kotegisi” anamwereka uko bayambara. Ati: 
    “Iki bakita umugati w’abantu bakuru. Ibikoresho bifitanye isano n’imyanya 
    y’ibanga kirazira kubivugira mu ruhame. Uwakumva ubivuga yakwita umupfu.”

    Ubwo Kanyana yabyibajijeho, ashaka kumenya impamvu abantu bafata ibijyana 

    n’ubuzima bw’imyororokere nk’ibintu bizira kuvugirwa mu ruhame. Yahise ajya 
    kubitekerereza Muneza biganiriraga byose ngo amusobanuze aramubura. Ni ko 
    gutekereza gushakishiriza kuri murandasi, ashyiraho ikibazo agira ati: “Kuki 
    abantu bafata ibijyana n’ubuzima bw’imyororokere nk’ibintu bizira kuvugirwa 
    mu ruhame?”. Abakibonye kuri murandasi bamuhaye ibitekerezo bikurikira: 
    icya mbere igitsina ni ryo tandukaniro ry’ibanze ritandukanya umugore 
    n’umugabo, ni cyo gituma abantu benshi bagira isoni zo kuba bavuga ibijyana 
    na cyo byose mu ruhame. Ikindi kandi iyo uvuze igitsina, nk’umugabo ahita 
    yumva ubushobozi bwe bwo kubyara no gushimisha uwo bashakanye. Hari 
    abahita bumva rero bakojejwe isoni. “Impamvu yindi ituma ibintu byerekeza 
    ku gitsina bitavugwa, ni uko ari urugingo rw’umubiri abantu bose banyuramo 
    kugira ngo bagere ku isi”. Nyamara, ntibirubuza kuba urugingo mu zindi ngingo 
    nyinshi zigize umubiri. Impamvu ya nyuma ngo ni uko ibintu byose birebana 
    n’igitsina bidakwiriye kuvugwa kugira ngo nibigirwa ibanga bifashe abantu 
    kwitwara neza. Ibyo rero ni bimwe mu bindi bisubizo byinshi cyane byatanzwe.

    Nyuma y’imyaka itanu, Kanyana ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri 

    yisumbuye, ari mu kiruhuko yagiye i Kigali gusura mubyara we Kayitesi. Bwari 
    ubwa mbere akandagiye mu murwa mukuru w’ u Rwanda. Akigera Nyabugogo 
    yavuye mu modoka, atangazwa n’ibimodoka byinshi kandi binini yabonaga mu 
    kigo abagenzi bategeramo imodoka, amazu menshi kandi agerekeranye, ndetse 
    n’uruvunganzoka rw’abantu. Mu gihe yari agitangarira ubwo budasa bwa 
    Kigali, yagiye kumva, yumva umuntu amukozeho. Akebutse abona ni Muneza. 
    Amukubise amaso amarira y’ibyishimo amutemba ku matama. Kumuhobera 
    biramugora. Muneza na we abura uko agenza, ahugira mu kumuhoza. Kanyana 
    amaze gucururuka ahobera Muneza n’urukumbuzi rwinshi.  

    Muneza we yari yararangije amashuri yisumbuye, afite akazi. Yahise ajya 

    kumugurira fanta. Baricara baraganira biyibutsa ikiganiro bagiranye ku 
    buzima bw’imyororokere. Kanyana amutekerereza uburyo imihindagurikire 
    y’umubiriwe yamubereye ikigeragezo ko hari abamubwiraga ko ibyo bimubaho 
    byose ari uko adakora imibonano mpuzabitsina. Muneza yamubwiye ko abo ari 
    abashakaga kumushuka. 

    Amusobanurira ko ibyo ari ibihe umukobwa wese agomba gucamo, bikaba ari 

    na cyo kimenyetso cy’uko ubuzima bwe bw’imyororokere ari nta makemwa. 
    Bamaze gusangira fanta, Kanyana yashimiye Muneza uburyo amwakiriye 
    n’uburyo atahwemye kumufasha gusobanukirwa n’ibyo yibazaga ku buzima 
    bw’imyororokere. Muneza na we yafashe umwanya amushimira ubutwari yagize 
    bwo guhangana no kwitwara neza mu rugamba rw’imihindagurikire y’umubiri 
    n’uburyo yimye amatwi abashakaga kumushuka bitwaje iyo mihindagurikire 
    y’umubiri. Bahise bahaguruka, barahoberana nuko basezeranaho, Muneza 
    asubira mu kazi ke, Kanyana asubira mu kigo abagenzi bategeramo imodoka 
    gutegereza mubyara we ngo aze amufate.

    Mu kanya gato, Kayitesi yahise amusesekaraho ari kumwe n’undi mukobwa 

    babana. Barahoberanye cyane maze bafata imodoka yerekeza Kimironko. Mu 
    nzira Kanyana yagendaga abaza utubazo twinshi tw’amatsiko: - - 

    - Iriya nzu nini yizengurutsa itatse amabara, bayita ngo iki?

    -Iriya ni inyubako izwi cyane mu Rwanda no ku isi hose, yitwa inzu 
      mberabyombi ya Kigali (Kigali Convention Center). 

    Kanyana byaramutangaje cyane kuko yahise yibuka ko n’iwabo mu cyaro 

    iryo jambo barikoreshaga bashaka kuvuga ikintu gishya gifite ishusho 
    yiburungushuye.

    Bageze ku Kimironko Kayitesi yamuteguriye amazi aroga, hanyuma bajya 

    ku meza bafata amafunguro. Iryo joro Kayitesi yararanye na Kanyana 
    arara amubaza amakuru yo mu cyaro. Yaboneyeho kumuhanura ko i Kigali 
    hadasanzwe, abakobwa bahaba bagomba kwitonda kandi bakagira amakenga.
    -Muri iyi minsi mike tugiye kumarana uzitwararike, Kigali ni amahanga, 
      haba ibishuko n’ibigusha byinshi. 
    -Rwose nzitwararirika sinzajya mva mu rugo. 

    Bwarakeye Kayitesi ajya ku kazi, Kanyana asigarana na Teta umukobwa wabanaga 

    na Kayitesi. Teta yitegereje Kanyana abona uburyo ari umukobwa mwiza uteye 
    neza ariko amubwira ko hari akantu gato abura ngo abe umukobwa w’ihoho. 
    Kanyana yagize amatsiko yo kumenya ako kantu abura. Teta yamubwiye ko 
    agenda agaruka. Kanyana ayoberwa ibyo avuze. Teta amusobanurira ko ariko 
    nta matako n’ikibuno kinini afite. Ibyo byateye ipfunwe ryinshi Kanyana, bituma 
    ahora yireba ageraho abona ko ari byo koko. Nyuma yaje kubaza Teta uko we 
    yabigenje ngo agire amatako n’ikibuno kinini. Teta yaramusetse  aratembagara 
    ati: “Nta musore w’inshuti ugira?” Kanyana amubwira ko amufite. Undi ati: 
    “Ubwo se akumariye iki ko umuti ari we uwufite?”

    Kanyana yakomeje kubitekerezaho ntiyumva icyo Teta ashaka kuvuga. 

    Yaramusobanuje undi ageraho aramwerurira amubwira ko ikibuno kizanwa 
    no gukora imibonano mpuzabitsina kandi kenshi!  Yahise atekereza kuzajya 
    kubibwira Muneza kugira ngo azamuhe kuri uwo muti. Ategura uko azagenda 
    Kayitesi atabimenye. Yinjiye mu modoka, akubitana na Kayitesi asohoka mu 
    modoka. Kayitesi amubajije aho agiye, amubeshya ko yasomye mu gitabo ahantu 
    bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina bituma umukobwa agira ikibuno 
    giteye neza. None akaba agiye kubibaza inshuti ye ikunda kumusobanurira 
    ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Mubyara we yahise yamaganira kure iyo 
    mitekerereze mibi aboneraho kumwumvisha ko imiterere ye nta ho imwaye. 
    Ahubwo ko abantu bose babwira Kayitesi ko Kanyana ateye neza. Yakomeje 
    amusaba kutishinga amabwire n’ibitekerezo byose asoma kandi akihutira kujya 
    amubaza ibyo adasobanukiwe.

    Teta yakomeje kujya amushuka ngo amushore mu busambanyi, Kanyana 

    aramunanira. Yabonye ko amaherezo yazagwa mu mutego w’umushukanyi 
    ahitamo gusezerera ngo yisubirire iwabo mu cyaro. Yabwiye mubyara we ko 
    atashobokana na Teta kuko amutesha umutwe ashaka ku mushora mu ngeso 
    z’ubusambanyi. Kayitesi yicaza Teta amubwira ko izo ngeso ari mbi. Amwereka 
    ko zishobora no kumuzanira ingaruka mbi nko kurwara Sida n’izindi ndwara 
    zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ndetse no gusama inda 
    zitateganyijwe. 

    Kayitesi yahise afata umwanzuro wo kubaganiriza abashishikariza kujya 
    kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. 
    Bagezeyo basanze, Teta atwite na ho Kanyana ari mutaraga. 

    Teta yatangiye kugenda agira ubuzima bukomeye, burimo kurwaragurika no 

    gucika intege. Muri ubwo buzima bwose bukomeye Teta yari arimo Kayitesi 
    ntiyigeze amutererana, yakomeje kumwitaho agira ngo arengere umwana 
    atwite, abagenera indyo yuzuye n’ibindi byangombwa bifasha umubyeyi utwite 
    kugira ubuzima buzira umuze. 

    Nyuma y’ukwezi Kanyana yasubiye iwabo, anyura ku kazi kwa Muneza. Yongeye 

    kumwakirana ubwuzu, anamusaba ko narangiza kwiga azamubera inshuti 
    bazabana ubuzima bwose. Kanyana yafashe imodoka yerekeza iwabo mu cyaro 
    agenda atekereza kuri icyo kifuzo cya Muneza. 

    3.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

     Soma umwandiko “Amatsiko y’abato” ushakemo amagambo udasobanukiwe 
    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije 
    inkoranyamagambo. 

    IMYITOZO

     1. Uzurisha izi nteruro amagambo ukuye mu mwandiko.
     a) Bimwe mu bimenyetso biranga umukobwa winjiye mu bwangavu 
    ni ukugira ........... mu maso. 
    b) Iyo abahungu babaye .................. batangira ................. ijwi. 
    c) Abantu bagenda buzuye umuhanda baba ari ..........................
     d) Musoni giye i Kigali none iwabo babuze ............................. ke bararize 
    barihanagura. 
    2. Shaka impuzanyito z’amagambo akurikira yakoreshejwe mu 
    mwandiko.
     a) Ibishishi 
    b) Ashavuye
     
     3.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
     IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Amatsiko y’abato” maze usubize ibibazo 
    byawubajijweho. 
    1. Abakinankuru bavugwa mu mwandiko ni bande?
     2. Abantu ntibakunda kuvugira mu ruhame ubuziama 
    bw’imyororokere. Tanga impamvu eshatu ziri mu mwandiko 
    zibihamya.
     3. Mu mwandiko baratubwiramo umukobwa wari ufite amatsiko 
    yo kumenya ubuzima bwe bw’imyorororkere.
     a) Ni bande bamufashije kuyashira. Ubibwirwa ni iki? 
    b) Ni bande bamurohaga aho kumugira inama? Sobanura uko 
    yamushukaga. 
    4. Ni izihe mpamvu zavuzwe mu mwandiko zishobora gutuma 
    abakobwa bagera mugihe cy’ubwangavu imburagihe?
     5. Abangavu bafite ibintu by’ingenzi biranga ko bageze mu kindi 
    kiciro cy’ubukure. Ibyo bintu ni ibihe byavuzwe mu mwandiko?
     6. Ingaruka zagera ku ngimbi n’abangavu badasobanukiwe neza 
    n’ubuzima bw’imyorororkere ni izihe. Sobanura izo ngaruka 
    wifashishije urugero rw’uwo byabayeho wavuzwe mu mwandiko.

    III.1.3. Gusoma no sesengura umwandiko

     IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Amatsiko y’abato” maze usubize ibibazo 
    bikurikira:

     1. Tanga ingingo z’ingenzi zibanzweho muri  uyu mwandiko.
     2. Ni ngombwa kubwira abantu ibijyane n’ubuzima bw’imyororokere 
    bakiri bato. Sobanura byimbitse.
     3. Ingamba abangavu n’ingimbi bagomba gufata kugira ngo 
    hakomeze kurinda ubuzima bwabo kwandura indwara zandurira 
    mu mibonano mpuzabitsina ni izihe?
     4. Gereranya imyitwarire ya bamwe mu abakinankuru n’ubuzima 
    busanzwe bw’aho utuye.

    III.2. Inkuru ndende

     3.2.1. Inshoza n’uturango  by’inkuru n’uko  basesengura  
    inkuru ndende
     IGIKORWA
    Ongera usome umwandiko “Amatsiko y’abato” witegereza imiterere 
    yawo, uko abakinankuru bateye n’uko ibarankuru riteye maze ukore 
    ubushakashatsi utahure inshoza n’uturango by’inkuru ndende. Uhereye   
    ku turango  tw’inkuru  ndende,  tahura  uko  wasesengura inkuru  ndende. 

    1. Inshoza y’inkuru ndende  

    Inkuru ndende nk’uko iryo zina ribivuga ni inkuru iba ari ndende, ibarwa 
    n’umubarankuru uvuga uko yagenze. Bamwe mu basesenguzi b’inkuru 
    ndende bayivuga berekana ko igomba kuvuga ibyabayeho ndetse umwanditsi 
    akavuga ubuzima bwe; ibyamubayeho. Abandi bati: “Igomba kuba ari inkuru 
    y’impimbano n’ubwo ibyo ivuga byashobora kubaho.” Igihurirwaho na benshi ni 
    uko inkuru ndende igomba kuba ifite inkuru ibara, uruhererekane rw’ibikorwa. 
    Ibi, babishimangira bagira bati: “Inkuru ndende ni uruhererekane rw’ibikorwa 
    mpimbano bishobora kubaho cyangwa byabayeho, ikaba ifite imisusire ya 
    gihanga kandi nyabugeni igaragaza ko umwanditsi ari intyoza mu kubara 
    inkuru, mu kuyiha imiterere myiza y’ibikorwa no kubikurikiranya.”

    2. Uturango tw’inkuru ndende

     Inkuru ndende irangwa n’imiterere ndetse n’imyubakire byayo. Inkuru ndende 
    irangwa kandi no kuba ishobora gukorerwa ishushanyabikorwa.
     
    a) Imiterere y’inkuru ndende

    Inkuru ndende  iba ifite ibi bikurikira:  ikivugwa mu nkuru, abanyarubuga, 
    ibarankuru, akabugankuru, ibikorwa, umugendo  w’inkuru, uburebure n’ahantu. - 

    Ikivugwa mu nkuru ndende

     Ingingo abanditsi b’inkuru ndende bavugaho ni nyinshi kandi ziratandukanye 
    kimwe n’izo dusanga mu zindi ngeri z’ubuvanganzo. Mu nkuru ndende 
    dusangamo urukundo rudasibangana, urukundo rwa bugigi, uburere n’umuco 
    wa kera bitajya imbizi n’uburere n’umuco by’ubu, poritiki n’ubutegetsi, ubwenge 
    bw’indushyi, uburaya n’ubwomanzi, iyimukacyaro, ubuhemu, ubugome, ishyari, 
    inzangano, amoko, urupfu rutunamura icumu, ubusabane mu bantu, ubukene 
    n’ubujiji, inkuru ndende zivuga ku bukoroni…
     
    Abakinankuru (abanyarubuga)
     Mu nkuru ndende haba umukinankuru mukuru ushobora kuba umwe 
    cyangwa babiri. Umukinankuru mukuru ni we uba ari ipfundo ry’inkuru. Ni we 
    ikigamijwe cyangwa intego y’inkuru iba ishingiyeho. 

    Hari kandi n
    ’abakinankuru bungirije. Aba ni bo usanga mu nkuru bamufasha 
    kugera ku kigamijwe cyangwa bakamubera imbogamizi. Aba bakinankuru 
    kandi ni na bo usanga insanganyamatsiko nto cyangwa zungirije zishingiyeho. 
    Mu nkuru ndende kandi dusangamo cyangwa dushobora gusangamo 
    abakinankuru ntagombwa, aba bakinankuru iyo urebye usanga kuba mu 
    nkuru kwabo cyangwa kutagaragaramo nta cyo byahindura ku kivugwa mu 
    nkuru. Nta nsanganyamatsiko iba ibashingiyeho. Mu yandi magambo twabita 
    indorerezi.

    -Ibarankuru

     Hari ubwoko bubiri bw’ibarankuru: ibarankuru ribwira n’ibarankuru ryerekana. 
    Mu nkuru ndende dushobora gusangamo ubwo bwoko bwombi bw’ibarankuru.

    Ibarankuru ribwira:  ni igihe umubarankuru agaragara mu nkuru, maze 

    uyisoma akamenya ko inkuru ifite uyibara. Ibarankuru ribwira ryibanda ku 
    gukoresha inshamake maze ibyamaze igihe kirekiere bikavugwa mu gihe gito.

    Ibarankuru ryerekana
    : ryo rikoreshwa mu gihe inkuru yigaragaza ubwayo mu 
    buryo butaziguye, nta mubarankuru ubyivanzemo. Turisanga mu makinamico, 
    aho ibikorwa bigaragazwa n’abanyarubuga ubwabo.
     Mu ibarankuru dusangamo kandi  indebero. Indebero ni uburyo bugaragaza 
    uko umubarankuru abona ibyo inkuru imenyekanisha. Hari indebero 
    mbonabyose, indebero mbonankubone n’indebero mbonabihita.

    Indebero mbonabyose
    : ni iy’umubarankuru ubona byose, ibyigaragaza 
    n’ibitigaragaza, ibintu ndengakamere hamwe n’ibibera ahantu umuntu 
    adashobora kugera. Usanga avuga ibibera henshi icyarimwe nk’aho biba 
    ahibereye hose ku isaha imwe. Nta na kimwe kimwisoba. Asa n’ufite ububasha 
    nk’ubw’Imana. Aba azi byose: ari ibyo abanyarubuga batekereza, ari ibyo 
    bahishe, imbamutima zabo, mbese aba abazi kurusha uko biyizi. Iyi ndebero 
    ni yo ikunze gukoreshwa. Ikunze kugaragara mu nkuru ibaze muri ngenga ya 
    gatatu. 

    Indebero y’imbonankubone
    : ni imenyekanisha gusa ibyo umunyarubuga 
    runaka areba cyangwa yiyumvisha. Iyo ndebero imenyekanisha ibiri aho 
    umunyarubuga ageza ibyumviro. Umubarankuru aba azi ibingana n’ibyo 
    abanyarubuga cyangwa abakinankuru bazi, akitwa ko arebera imbere mu 
    nkuru. Iyi ndebero tuyisanga ahanini mu nkuru zibaze muri ngenga ya mbere, 
    aho umubarankuru aba ari n’umunyarubuga. 

    Indebero mbonabihita
    : ni imenyekanisha gusa ibigaragara n’ibivugwa nta 
    guca hirya, isura y’ibintu, y’abanyarubuga, uko bitwara mu mvugo no mu 
    ngiro. Muri iyi ndebero, bisa n’aho ibyinshi abanyarubuga ari bo babyivugira, 
    umubarankuru agasa n’ugenda yuzuriza binyuze mu bisa n’intekerezo ku 
    bivuzwe n’abanyarubuga. Ikunze kuboneka mu nkuru za giporisi.

    Mu myandikire y’inkuru, umwanditsi ahuza umwanya w’umubarankuru mu 

    nkuru n’indebero kugira ngo abibyaze ikintu gifite icyo kivuze ku musomyi. 
    Ibyo bituma ababarankuru bashyirwa mu byiciro by’ingenzi bikurikira: 

    Umubarankuru ashobora kubara inkuru na we ubwe akinamo. Ni muri urwo 

    rwego usanga akoresha ngenga ya mbere, akitwa umubarankuru wo mu mbere.

    Umubarankuru ashobora kubara inkuru ari hanze yayo. Aha usanga akoresha 

    ngenga ya gatatu asa n’uvuga ibintu yareberaga iruhande mu gihe byabaga, 
    akitwa umubarankuru wo hanze.

    Umubarankuru ashobora kubara inkuru ye ubwe akaba n’umunyarubuga 

    mukuru. Ni muri urwo rwego usanga akoresha ngenga ya mbere kuko ibyo 
    avuga aba abivuga kuri we.  Uyu mubarankuru yitwa umumenyabanga.
     
    Ikitonderwa:

     Umubarankuru atandukanye n’umwanditsi w’inkuru. Umwanditsi w’inkuru ni 
    umuhanzi wanditse inkuru ibarwa mu gitabo ke. Muri uko kwandika inkuru ye 
    agena uburyo ibarwa. Muri ubwo buryo ibarwamo haba hari umuntu ugenda 
    uyibara, uwo akaba ari we mubarankuru. Cyakora hari igihe umwanditsi 
    ashobora kuba ari na we mubarankuru igihe abara inkuru y’ubuzima bwe.- 
     
    Ibikorwa
     Ibikorwa mu nkuru ndende bishingira ku bakinankuru cyane cyane ku 
    mukinankuru mukuru. We n’abakinankuru bungirije bashinzwe kuyobora 
    imigendekere y’ibikorwa byo mu nkuru kugeza ku ndunduro y’inkuru. Bamwe 
    barema imbaraga zimufasha kugera ku ntego umwanditsi w’inkuru aba 
    yamuhaye. 

    Nk’uko abasesenguzi b’inkuru ndende babyemeza, inkuru ndende iyo ari yo 

    yose irangwa no kuba ishobora gukorerwa ishushanyabikorwa. 

    Umugendo w’inkuru

     Ushingiye ku migaragarire n’ikurikirana ry’ibikorwa bivugwa mu nkuru, 
    hashobora kubaho inkuru yubakiye ku bikorwa by’umujyo umwe, ibikorwa 
    by’urusobe n’ibikorwa bihagitse mu bindi.

    Ibikorwa by’umujyo umwe 

    Iyo inkuru igaragaza ibikorwa by’umukinankuru umwe kuva mu ntangiriro 
    kugeza ku iherezo. Ikurikiza umurongo mbonera w’ibarankuru. Iyi nsobeko 
    itsitse ikunze gukoreshwa mu nkuru ngufi.
     
    Ibikorwa by’urusobe
     
    Ni igihe  mu nkuru  harimo ikwikira.  Iri kwikira riba rigizwe n’ibikorwa byinshi 
    bisobekeranye ariko bifitanye isano. Umusomyi aba ashobora gukurikirana 
    inkuru z’abakinankuru benshi ariko zifite aho zihurira cyangwa usanga 
    amaherezo yabo aba amwe. Inkuru ifite abakinankuru benshi ikunze no kugira 
    umugendo ugizwe n’ibikorwa by’urusobe. Urugero ni nko mu ikinamico 
    y’urudaca Urunana.

    Ibikorwa bihagitse 

    Ni ukwinjiza ibindi bikorwa bitari iby’ingenzi mu bikorwa by’ibanze, urugero 
    nk’aho umukinankuru agera aho akabara inkuru y’ibyamubayeho cyangwa 
    agatanga ubuhamya. Ibyo binatuma uburyo n’urwego rw’ibarankuru bihinduka, 
    inkuru y’ibanze ikabarwa n’umubarankuru mukuru, naho inkuru zihagitse mu 
    nkuru y’ibanze zikabarwa n’abandi babarankuru bashobora kuba bamwe mu 
    bakinankuru.
     
    -
    Uburebure 
    Inkuru ndende nk’uko izina ryayo ribigaragaza, irangwa no kuba ari ndende 
    koko (akenshi hagati y’impapuro ijana  na magana abiri mirongo itanu). Kuba 
    hari uburyo ibikorwa bikurikirana kandi bigenda bitera amatsiko usoma 
    ku buryo atarambirwa n’uburebure bwayo. Uburebure bw’inkuru ndende 
    kandi bugaragarira mu inyuranamo ry’inkuru nyinshi zitadukanye kandi 
    ritarambirana.- 

    Akabugankuru (Ahantu)

     Inkuru ndende kandi irangwa no kuba ifite aho ibarirwa; ni ukuvuga akabugankuru.
     Mu nkuru ndende akabugankuru gashobora kuba kazwi cyangwa ari agahimbano.
    Iyo uwandika inkuru avuga ibyabaye ashobora no kuvuga mu by’ukuri aho 
    byabereye hazwi. Iyo abara inkuru y’ibitarabayeho, cyakora bishobora kubaho 
    mu buzima rusange, ashobora gukoresha akabugankuru mpimbano; akavuga 
    ibintu byabereye ahantu runaka ariko hatazwi ku ikarita y’isi.
     
    b) Imyubakire y’inkuru ndende

     Inkuru ndende irangwa no kuba hari ikivugwa, kuba ari ndende no kuba hari uburyo 
    ibikorwa bikurikirana kandi bigenda bitera amatsiko usoma ku buryo atarambirwa 
    gusoma inkuru ibarwa. Ibikorwa mu kubara inkuru mu nkuru ndende 
    biba bishingiye ku bakinankuru, cyanecyane ku mukinankuru mukuru. 
    Umukinankuru mukuru n’abakinankuru bungirije bashinzwe kuyobora 
    imigendekere y’ibikorwa byo mu nkuru kugeza ku mpera yayo. 

    c) Ishushanyabikorwa mu nkuru ndende

     Inkuru ndende iyo ari yo yose irangwa no kuba ishobora gukorerwa 
    ishushanyabikorwa.
     Abakinnyi b’imena bafatanyije n’abungirije bayobora imigendekere y’ibikorwa 
    mu nkuru ndende kugeza ku ndunduro y’inkuru. Bityo mu nkuru ndende 
    umusesenguzi ashobora gushushanya ibikorwa yifashishije igishushanyo 

    giteye gitya:


    Nyiri ubwite: uyu ni we mukinankuru mukuru inkuru iba ishingiyeho, ni we 
    uba ufite intego agamije kugeraho muri iyo nkuru. Aba ashobora kuyigeraho 
    cyangwa ntayigereho.

    Ikigamijwe
    : ni icyo umukinankuru mukuru aba agamije kugeraho mu nkuru. 
    Ni intego aba yahawe n’umwanditsi w’inkuru.

    Ugenera:
    ni igituma umukinankuru mukuru agira intego afite muri iyo nkuru. 
    Ashobora kuba undi mukinankuru cyangwa ikindi kintu gishobora gutuma 
    agera ku ntego runaka.

    Ugenerwa
    : mu yandi magambo ni nyiri inyungu; ni uwo ari we wese mu nkuru 
    wagira icyo yunguka mu gihe umukinankuru mukuru ageze ku cyo yari agamije 
    mu nkuru.

    Abafasha:
    ni abakinankuru cyangwa ikindi kintu gishobora, mu nkuru, gutuma 
    umukinankuru mukuru agera ku cyo yari agamije, cyangwa ikigerageza 
    kumushyigikira mu rugendo rwe rwose kimufasha, kabone n’iyo atakigeraho 
    mu irangira ry’inkuru.

    Imbogamizi:
    ni abakinankuru cyangwa ikindi kintu gishobora, mu nkuru, 
    gutuma umukinankuru mukuru atagera ku cyo yari agamije, cyangwa 
    ikigerageza kumubangamira mu rugendo rwe rwose kimubuza amahirwe 
    kabone n’iyo yagera ku cyo yari agamije mu irangira ry’inkuru, ariko kikaba 
    cyamubangamiraga.

    3. Imisesengurire y’inkuru ndende

    Muri rusange abasesengura inkuru ndende bibanda kuri ibi bikurikira: 
    ikivugwa mu nkuru, abanyarubuga, ibarankuru, akabugankuru, ibikorwa, 
    umugendo w’inkuru, uburebure n’ahantu. Ibi bigakorwa hakurikijwe amahange 
    n’amahame y’ingenzi akoreshwa mu gusesengura umwandiko w’ubuvanganzo 
    muri rusange.

    Usesenngura inkuru agomba kugaragaza ishushanyabikorwa ry’inkuru.


    Usesengura inkuru agomba kandi: 

    - gutahura inyigisho irimo n’indangagaciro zigaragara mu nkuru kuko 
    buri nkuru cyangwa buri gihangano cy’ubuvanganzo kiba gikubiyemo 
    inyigisho n’indangagaciro runaka, ni ngombwa ko usesengura inkuru 
    abigaragaza;
    - gukora inshamake yayo, igaragazamo iby’ingenzi bivugwamo;
     kugaragaza ubuzima bw’umwanditsi w’inkuru ndetse n’ibindi bihangano bye. 

    IMYITOZO

     1. Tandukanya inkuru ndende n’inkuru ngufi ushingiye ku turango 
    twazo.
     2. Jya mu isomero, ushakemo igitabo kirimo inkuru ndende,  
    uyisome kandi uyisesengure ukurikije uko inkuru isesengurwa.

    III.3. Umwandiko: Twite ku buzima

    Tugomba kubungabunga ubuzima bwacu kuko ari yo mpano iruta izindi dufite. 
    Umuntu udafite ubuzima buzira umuze ntashobora gukorera igihugu ngo gitere 
    imbere. Hari indwara nyinshi zishobora kwangiza ubuzima bwacu zaba iziterwa 
    n’udukoko, izinjirira mu myanya y’ubuhumekero, mu myanya ndangagitsina, 
    mu maraso, ku ruhu, n’izindi. Aha turibanda ku ndwara zandurira mu myanya 
    ndangagitsina ari zo : uburagaza, imitezi,na mburugu.

    Uburagaza ni indwara yandurira mu myanya ndangagitsina, ikarangwa 

    n’udusebe tuza kuri iyo myanya, mu mayasha cyangwa mu kabuno. 

    Bitangira ari agaheri buhorobuhoro bikaza kuvamo ibisebe bifite impande 

    zishwanyaguye kandi binuka. Uburagaza bugira ingaruka nyinshi nko gucika 
    k’umuyoboro w’inkari, kwihagarika bigoranye cyangwa kwihagarika nta 
    gitangira.

    Imitezi  na yo ni indwara ikomeye irangwa no kubabara igihe umuntu anyara, 

    kugira umuriro n’isesemi, kubabara igihe ukora imibonano mpuzabitsina 
    no kuzana ururenda rumeze nk’amashyira mu gitsina. Iyo umugore utwite 
    atayivuje ayanduza umwana akaba yavuka ahumye, kimwe n’uko ishobora 
    gutera izindi ndwara nk’umutima n’umwijima.

    Indi ndwara ikunze kugaragara ni mburugu, ikaba irangwa n’uduheri tuza 

    ku gitsina, mu ntoki, mu kanwa cyangwa mu kabuno. Utu dusebe dushobora 
    kwikiza ariko ntibe ivuye mu mubiri. Nyuma y’igihe umuntu atangira kokera, 
    kubabara umutwe, kubabara anyara, kuryaryatwa mu kirenge, kubabara 
    ingingo, n’ibindi. Iyo itavuwe neza itera umutima, kugagara ibice by’umubiri, 
    no guta ubwenge.

    Uretse izi ndwara, tuzi ko mu mibonano mpuzabitsina na SIDA yanduriramo ku 

    kigereranyo cyo hejuru. Uko byagenda kose, ubusambanyi bwaba bukozwe ku 
    ngufu cyangwa ku bushake bushobora gutera kwandura izi ndwara z’ibikatu 
    twavuze. Niba dushaka kugira ubuzima bwiza, tugomba kugendera kure 
    imyifatire idushora mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

    Kumenya izina ry’indwara rero si byo by’ingenzi, ik’ingenzi ni ukumenya 

    ibimenyetso byerekana indwara no kwihutira kwivuza. Kutivuza neza kandi 
    hakiri kare izo ndwara bigira ingaruka nyinshi kandi mbi zirimo ubugumba 
    kuko zonona kandi zikaziba imiyoborantanga y’umugabo cyangwa umugore 
    bityo intanga zikaba zabura aho zinyura, gukuramo inda kenshi, kubyara abana 
    banduye izo ndwara, gutwitira inyuma y’umura, gukubita igihwereye, gupfa 
    amaso ku bana bavukanye izo ndwara igihe batavujwe hakiri kare, kanseri 
    y’inkondo y’umura, gucika igitsina, urupfu mu gihe utivuje neza. Izo ndwara 
    kandi zitera umwiryane n’ubukene bukabije mu rugo.

    Niba uburyo bwo kwandura izo ndwara na Sida ari bumwe n’uburyo bwo 

    kuzirinda ni bumwe. Nta bundi rero dukomere ku mugenzo mbonera w’ubusugi, 

    ubumanzi.

     Bifatiye kuri: MINISANTE: Indwara z’ibyorezo ,2015

     3.3.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
     Soma umwandiko “Twite ku buzima”, ushakemo amagambo udasobanukiwe  
    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije 
    inkoranyamagambo.
     Koresha amagambo akurikira mu nteruro wihimbiye:
     a) Amayasha 
    b) Imiyoborantanga 
    c) Ubusugi 
    d) Kwirinda 

    d) Imyanya ndangagitsina.

     UMWITOZO
     3.3.2. Gusoma no Kumva umwandiko 
    IGIKORWA

     Ongera usome umwandiko “Twite ku buzima”, hanyuma usubize ibibazo 
    bikurikira.

     1. Indwara z’ibikatu zavuzwe mu mwandiko ni izihe?
     2.      Indwara twabonye mu mwandiko zihuriye kuki?
     3. Umuntu ufite ubuzima buzira umuze ashobora gukorera igihugu 
    ke? Sobanura.
     4. Ese kumenya amazina y’indwara ni byo by’ingenzi? Sobanura.
     5. Ni izihe ngaruka umuntu ahura na zo iyo yishoye mu busambanyi 
    akandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina?
     6.   Ni ubuhe buryo bwo kwirinda indwara zandurira mu myanya 

    ndangagitsina bwavuzwe mu mwandiko

     3.3.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
     IGIKORWA

     Ongera usome umwandiko “Twite ku buzima”, hanyuma usubize ibibazo 
    bikurikira.

     1. Uyu mwandiko ugusigiye iki?
     2. Ni izihe ngingo z’ingenzi zigaragara muri uyu mwandiko? 
    3. Huza umwandiko “Twite ku buzima” n’ubuzima busanzwe.
     4. Ni iyihe nama wagira abantu batinya kwivuza indwara zandurira 

    mu mibonano mpuzabitsina?

     III.4. Inzira z’itondagura nshinga
     3.4.1.  Indango,  ijyana n’irebero
     IGIKORWA
     Soma interuro zikurikira witegereza imiterere y’inshinga zitsindagiye 
    hanyuma ukore ubushakashatsi utahure inshoza y’itondaguranshinga,  
    indango, ijyana n’irebero by’inshinga.

     
    a) Kanyana 
    yakomeje kurererwa kwa nyirasenge.
     b) Kanyana ntiyabwirizwaga kwiyitaho.
     c) Rubyiruko, mwirinde gukora imibonano mpuzabitsina. 

    Mutegereze kugeza igihe muzashingira ingo zanyu.

     Inshoza y’itondanguranshinga
     Itondaguranshinga ni imihindagurikire y’inshinga mu buryo n’ibihe byayo muri 
    ngenga zose. Inshinga itondaguye ni igaragaza ukora igikorwa, igihe agikorera 
    n’uburyo agikora. Muri rusange itondaguranshinga ni ukuntu inshinga ihindura 

    intego (uturemajambo) yihwanya n’indango, ijyana, irebero n’uburyo.

     1. Indango z’inshinga
     Indango ni ubwumvane buba hagati ya nyakuvuga na nyakubwirwa ku buryo 
    nyakuvuga aba yemeza cyangwa ahakana ingingo ikubiye mu muzi w’inshinga. 

    Bityo rero habaho indango yemeza n’indango ihakana.

    a) Indango yemeza
     Ingero:
    – Imitezi, mburugu n’uburagaza ni indwara zandurira mu myanya 

    ndagagitsina
    – Kanyana aragenda.
    – Teta ashuka kanyana.

     
    b) Indango ihakana

     Ingero:

    – Kanyana na muneza ntibakomeje kuganira
    – Kayitesi ati: “Sinshobora gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe”. 
    Ntimuzashukwe n’ababashora mu ngeso mbi.

    – Amubaza impamvu atishimye

     2. Ijyana  
    Ijyana ni ukuntu inshinga itondaguye ikenera icyuzuzo cyangwa se inshinga 
    ntikenere icyuzuzo kugira ngo insobanuro yayo yuzure. Habaho amoko abiri 

    y’ijyana ari yo: Ijyana nyacyuzuzo n’ijyana ndekacyuzuzo.

     a) Ijyana nyacyuzuzo
     Ingero:

    – Kanyana yagiye ku ishuri
    – Atetse inyama.                                                  

    – Abana barya imineke.   

    b) Ijyana ndekacyuzuzo

     Ingero:

    – Kanyana na Muneza basezeranyeho.
    – Arasuzuzugura.                                                    

    – Aba banyeshuri bariyubaha.

     3. Irebero
     Irebero ni ukuntu inshinga itondaguye mu buryo ubu n’ubu cyangwa mu gihe iki 
    n’iki yumvisha ko igikorwa cyarangiye cyangwa kitararangira. Mu Kinyarwanda 
    habaho amoko menshi y’irebero, muri yo twavuga irebero nkomeza n’irebero 

    nshize.

    a) Irebero nkomeza
     Irebero nkomeza rigaragaza ibitararangira mu gihe mvugiro. Rirangwa 

    n’imisozo -a, -aga, -ye.

     Ingero:
     Abanyeshuri basoma ibitabo.
     basoma: ba-Ø-som-a, nta tegeko
     Wasomaga ibitabo; 
    wasomaga: u-a-som-aga, u→w/-J

     Uriya mugore ureba ahetse umwana; ahetse: a-Ø-hek-ye, k+y→ts

     b) Irebero nshize
     Irebero nshize rivuga ibyarangiye gukorwa cyangwa ibiri kuba mu gihe 

    cy’imvugiro. Iri rebero rirangwa cyanecyane n’umusozo -ye.

     Ingero:
     Mu gitondo natemye ibiti; natemye: n-a-tem-ye, nta tegeko.
     Mu mwaka ushize abanyeshuri baratsinze; baratsinze: ba-a-ra-tsind

    ye,a→Ø/-J, d+y→z

     IMYITOZO
     1. Hindura indango y’inshinga.
     a) Nimwandike mutihuta
     b) Umwana wararutse wamushukisha uduhendabana twonyine.
     2. Tanga interuro irimo inshinga itondaguye:
     a) Ijyana ndekacyuzuzo
     b) Ijyana nyacyuzuzo
     c) Irebero nshize

     d) Irebero nkomeza

    3.4.2. Uburyo bw’inshinga
     IGIKORWA

     Soma interuro zikurikira witegereza imiterere y’inshinga zitsindagiye 
    hanyuma ukore ubushakashatsi utahure uburyo  butandukanye  inshinga  
    itondagurwamo. 

    a) Kanyana  yakomeje kurererwa kwa nyirasenge.
    b) Kanyana ntiyabwirizwaga kwiyitaho.
    c) Umwana urya neza akabaho neza azana ibimenyetso 
    by’ubwangavu cyangwa by’ubugimbi hakiri kare.
    d) Kanyana na Muneza basezeranyeho.
     
    Inshoza y’uburyo  bw’inshinga
     Uburyo ni ukuntu inshinga iba imeze. Uburyo ni ukuntu kandi inshinga igaragaza 
    mu ntego yayo imiterere y’ubwumvane iri hagati y’uvuga n’ubwirwa kimwe 
    n’uko uvuga yitwara mu magambo ye.  Uburyo bw’inshinga ni ubu bukurikira: 
    ikirango, imbundo, integeko, inyugo, ikigombero, inyifurizo, inziganyo  n’ 

    insano.

     1. Ikirango
     Ikirango ni uburyo budashidikanya, buvuga igikorwa (cyangwa imimerere) 
    k’ihame, kemeza cyangwa gihakana. Indango yemeza y’ikirango nta 
    karemajambo kayiranga. Indango ihakana irangwa na nti- na si- . Imisozo 

    y’ikirango ni –a, -aga naye.

     Ingero : 
    – Turiga isomo ry’ubuzima bw’imyororokere.
    Ntidutema ibiti bikiri bito.     
    – Ejo nasomaga inkuru isekeje. 
    Sinkora ibyo bambujije.   

    – Kanyana yagiye i Kigali gusura mubyara we Kayitesi.     

    2. Integeko
     Integeko ni uburyo bw’inshinga butanga itegeko. Mu buryo butanga itegeko 
    rero habamo integeko ubwayo hakaba n’intarengwa.

    Integeko
    : iboneka muri ngenga ya kabiri y’ubumwe ikarangwa n’uko nta 

    ndanganshinga iba igaragaza.

    Iyo nta mpagike (inyibutsacyuzuzo) irimo, integeko igira umusozo –a.

     Ingero:
    - Vuga inshamake y’inkuru wasomye 
    - Andika inkuru ndende ku nsanganyamatsiko wihitiyemo. 

    Iyo harimo impagike integeko igira umusozo –e 

    Ingero:
    - Bivuge neza uko byagenze.
     - Mwandikire ibaruwa.

    Intarengwa:
    ni integeko ihakana ivuga ibibujijwe. Iboneka muri ngenga ya 
    kabiri y’ubumwe n’iy’ubwinshi. Irangwa n’akaremajambo k’impakanyi –i- 
    kaboneka imbere y’umuzi utangiwe n’ingombajwi n’impakanyi -i-ku- iboneka 

    imbere y’umuzi utangiwe n’inyajwi. Umusozo w’intarengwa uhora ari –a.

     Ingero:
     Wivuga inkuru utahagazeho.  u-i-Ø-vug-a, 
    Mwishuka abangavu ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere.   mu-i
    Ø-beshy-a   u→w/-J) 
    Wikwandika nabi ibyo wasabwe. u-i-ku- Ø-andik-a, 
    Mwikwambuka ngo muge mu Mujyi wa Kigali: mu-i-ku- Ø-amb-uk-a  

    u→w/-J). 

    3. Inyungo
     Uburyo bw’inyungo ni ubuvuga igikorwa gikurika ikindi gikorwa. Mu 
    ndango yemeza nta karemajambo kihariye kaburanga, ariko mu ndango 
    ihakana burangwa n’akaremajambo –ta-. Mu ndango zombi kandi hashobora 

    gukoreshwamo imisozo –a, -aga, -ye.

     Ingero:
     - Amusanga mu nzira ahagaze.

     - Yagiye atamuhaye ibyo guteka.

     4. Imbundo
     Imbundo ni uburyo bw’inshinga bukoresha indanganteko imwe ikunze kwitwa 
    iy’izina ryo mu nteko ya 15 (-ku-) ikagira n’umusozo -a. Uburyo bw’imbundo 
    buvuga igikorwa cyangwa imimerere hatagaragazwa uwo bivugwaho. Ubu 
    buryo buboneka mu ndango yemeza n’ihakana bushobora no kuboneka mu 

    nzagihe.

    Ingero: kuvuga: ku- Ø-vug-a kutavuga: ku-ta- Ø-vug-a kuzavuga: ku-za-vug-a..

    5. Ikigombero
     Ikigombero ni uburyo bw’inshinga buvuga igikorwa gishingiye ku kifuzo. 

    Ikigombero kivuga igikorwa ngombwa kuko kifujwe.

     Ingero:
    - Namubwiye ngo avuge amakuru yakuye mu itorero.
    - Nagende yihane kujya ashuka abana bato.
     - Ndagira ngo utahe

    Ikigombero gitandukanye n’integeko irimo impagike kuko integeko yo nta 

    ndanganshinga iba ifite.

     Ingero:
     bivuge: Ø-Ø- bi-vug-e (integeko)

     Ubivuge: u- Ø-bi-vug-e (ikigombero)

     6.  Inziganyo
     Inziganyo ni uburyo buvuga igikorwa kibaho habaye ikindi. Ni ukuvuga 
    igikorwa cyashoboka haramutse habaye ikindi gikorwa. Inziganyo itondagurwa 
    mu ndagihe no mu nzagihe. Inziganyo irangwa n’akaremajambo –a- imbere 

    y’umuzi utangiwe n’ingombajwi na –a-ku- imbere y’umuzi utangiwe n’inyajwi.

     Ingero: 
    Mukoranye umwete mwakira vuba. mu-a-kir-a
     Mbonye ubushobozi nakwiga.   n-a-ku-ig-a     u→w/-J
     Ubonye umwanya wazadusura.  u-a-zaa-tu-sur-a u→w/-J;   t →d/-GR
     Mukurikije inama z’ababyeyi ntimwahura n’ingorane. nti-mu-a-hur-a

     Nûutaahâ ndaaza.

     7. Inyifurizo
     Inyifurizo ni uburyo buvuga icyo umuntu yiyifuriza cyangwa yifuriza undi 
    (nyakubwirwa cyangwa nyakuvugwa). 

    Hashobora kwifuzwa ibyiza cyangwa ibibi. Kwifuza ibibi ni ugutukana. 

    Inyifurizo irangwa n’uturemajambo dukurikira: 
    -ka-, -ra-ka-, -ra-, -oo-ka/-aa
    ka. Umusozo ushobora kuba  -a cyangwa -e.

    Ingero

    - ka-: kabyare: Ø- ka-byar-e, gaheke: Ø- ka-hek-e    k →g/-GR
    -
    ra-ka: muragakira: mu-ra-ka-kir-a   k →g/-GR; murakarama: mu-ra-ka-ram-a
    -ra
    -: muragwire: mu-ra-gwir-e
    -oo-ka/-aa-ka: mwokabyara mwe: mu-oo-ka-byar-a u→w/-J;

     8. Inkurikizo

     Inkurikizo ni uburyo bwumvisha igikorwa cyose gikurikira ikimaze kuvugwa.

     Ingero:
    - Umwana urya neza, akabaho neza azana ibimenyetso bw’ubwangavu 
    hakiri kare. - 
    - Arahinga, akavoma, agatashya.

     9. Insano

     Insano ari na yo nsobanuzi ni uburyo bw’inshinga burangwa no gusobanura 
    ikivugwa. Inshinga itondaguye muri ubu buryo ikurikira izina ry’ikintu 

    isobanura.

     Ingero: 
    - Umurimo dushinzwe tuwukorane umwete. 

    - Imirima bahinga ni iyabo.    

    IMYITOZO
     Ubaka interuro ukoresha  uburyo bw’inshinga  bukurikira: ikirango, 
    imbundo, inziganyo n’integeko.
     
    III.5.Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
     Ugendeye ku nshoza no ku turango tw’inkuru ndende, himba agace k’inkuru 
    ndende ku nsanganyamatsiko y’ubuzima bw’imyororokere n’ubwoko 
    bw’inkuru wihitiyemo ku buryo uzayisomera bagenzi bawe mu ruhame. Inkuru 
    yawe ntirenze impapuro makumyabiri kandi ntige no munsi y’ipapuro icumi. 
    Kubera ko uraba uhimbye agace  k’inkuru, kora ku buryo  inkuru yawe undi 
    muntu cyangwa wowe ubwawe ushobora kuyikomeza.

    Ubu nshobora:

    - Gusesengura inkuru ndende ntahura isomo n’indangagaciro zirimo, 
    uturango twayo, ubwoko bwayo, imyubakire yayo ndetse nkagaragaza 
    n’ishushanyabikorwa ryayo. 
    - Gutahura ubuzima bw’umwanditsi w’inkuru, guhina no kwandika 
    inkuru ndende. 
    - Kubarira abandi inkuru ndende nasomye. 
    Kugaragaza uburyo, indango, ijyana n’irebero by’inshinga. 

    Ubu ndangwa: 

    - No kuba nakora ubushakashatsi nkaba nafata umwanya wo gusobanurira 
    abandi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse nkayibabwira 
    abandi.

    - Gusoma inkuru ndende nkayisesengura kandi nkabarira abandi 

    ibiyirimo. 
    Gushishikariza abandi gusoma inkuru ndende zinyuranye, kuzisesengura 

    no kuzibara. 

    III.6. Isuzuma risoza umutwe wa gatatu
     Umwandiko: Rubyiruko twirinde

     Umugabo Terimbere yabyirutse avuga ko azabyara akuzuza isi. Ugira ngo se 
    Terimbere yari muntu ki ko atagiraga n’urwara rwo kwishima! Yari umutindi 
    urya aciye inshuro, yayibura agasonza. Yabaye imbata y’akabari kuva 
    akigimbuka, ijisho rye ntiritane no kwifuza abagore n’abakobwa b’imuhana. 
    Yabyariraga abakobwa, abagore bubatse ingo, ibintu bigacika ku buryo rubanda 
    rwari rwaramugize urw’amenyo. Aho ashakiye imvugo ayigira ingiro, arabyara 
    karahava. Abana be barakura baragimbuka, bakoma inkanda ya se; ngo nta 
    nyana yima nyina akabara! Imvugo ya se ibamera ku munwa, uvutse wese 
    akaba azi ko mu mishinga ibaho uwa mbere ari ukororoka akuzuza isi.

    Umukobwa we Nagahire ariko yumvaga imvugo ya se n’abavandimwe be 

    idakwiye kuko isi dutuye itabitwemerera; amasambu yabaye ntayo, ubutaka 
    bwaragundutse; mbese muri make nta bushobozi buhagije ababyeyi bafite 
    bwo gutunga abo babyaye ku buryo buhagije. Ababyeyi be, bene nyina, basaza 
    be ndetse n’abaturanyi yahoraga iteka abashishikariza kumenya ubuzima 
    bw’imyororokere, kuringaniza urubyaro no kubyara abo bashoboye kurera 
    nyamara ugasanga aracurangira abahetsi. 
    Nagahire yari afite ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, akamenya 
    kwitwararika. Yari yifitemo kandi impano yo gukangurira abantu b’ingeri zose 
    abana, ingimbi, abangavu, abasore n’inkumi, abagore b’amajigija, abagabo 
    b’ibikwerere, abasaza n’abakecuru, uko bagomba kwitwara ngo birinde indwara 
    zandurira mu myanya ndangagitsina nka Sida, imitezi, mburugu, uburagaza 
    n’izindi. 

    Abavandimwe ba Nagahire ntibumviraga inama ze na mba. Bavugaga ko Sida 

    ari indwara nk’izindi. Ibyo byatumye bamwe muri bo bayandura, irabakenesha, 
    irabahemuza, ibatesha agaciro, bafumbira umunaba bakiri bato. Abari basigaye 
    na bo utaretse na se Terimbere, bari ba nyakwigendera. Ntibari bakibona 
    n’imirondorondo y’ibijumba ngo babeshye mu nda. Abari baraboroje inka na 
    bo bari barazisubije kubera ko batari bafite imbaraga zo kuzahirira ubwatsi.  
    Nagahire yarebaga ibyo byose bikamushavuza. Yigaga bimugoye ariko agashyiraho 
    umwete. Yaharaniraga kunguka ubumenyi buhagije mu bijyanye n’ubuzima 
    bw’imyororokere no kuzahugura abantu benshi bashoboka haba mu gihugu ke 
    ndetse no hanze yacyo.

    Inzozi ze yarazikabije kuko bidatinze yabonye impamyabumenyi mu bijyanye 

    n’ubuzima bw’imyororokere. Nyuma y’igihe gito yatangiye kujya atanga ibiganiro 
    mu mahugurwa yo ku  byerekeye ubuzima. Ikiganiro cya mbere yagitanze mu 
    mahugurwa y’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye. Dore ibyo yabaganirije: 
    “Tubanze twimenye, tumenye ibice bigize umubiri wacu n’imikorere yabyo, 
    uko umubiri ushobora kwivumbura mu kigero runaka umuhungu akaniga 
    ijwi, akaba yatangira kwiroteraho ari cyo kimenyetso kigaragaza ko yaterera 
    inda imburagihe, akaba yamera ubwanwa, impwempwe, inshakwaha, agasesa 
    ibishishi, n’ibindi. Imihindagurikire y’umubiri w’umukobwa na yo igaragazwa no 
    kumera amabere, kubyibuha amatako n’ikibuno, kugira ibishishi mu maso, kujya 
    mu mihango ari na cyo kimenyetso kigaragaza ko ashobora gusama igihe akoze 
    imibonano mpuzabitsina idakingiye. Mu gihe rero abakobwa n’abahungu babonye 
    ibimenyetso nk’ibi by’imihindagurikire y’ubuzima bwabo, bagomba kumenya ko 
    ari ibimenyetso by’ubukure, bakirinda ibyateza ingaruka ku buzima bwabo. Uzi 
    gutangira kuzuza inshingano z’abakuru uri umwana! Uzi guhaha, gutanga indezo ku 
    mwana wabyaye kandi nta rwara rwo kwishima wigirira? Iyo noneho wishoye mu 
    mibonano mpuzabitsina nta gakingirizo, dore ngo Sida iragukacanga. Iyi ndwara 
    ntikangwa ngo uri iki, ngo usengera aha, ngo wize ibi, ngo ukora aha; abantu 
    batitwararika ngo bamenye kwirinda, irabakukumba ikababika iyo ngiyo, igihe 
    cyagera bakazima.” 

    Mu gusoza, Nagahire yaragize ati: “Mucyo rubyiruko twirinde kwiyandarika 

    turangwe no kwifata.  Kurya utw’ubusa, kwifuza ibyo tudafitiye ubushobozi, 
    kurarikira iby’abandi tukonona imibiri yacu tubizinukwe. Bana b’i Rwanda 
    twitegure kuba inkumburwa n’inyamibwa, tugendere ku ndangagaciro z’umuco 

    nyarwanda. 

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
     1. Abana be barakura baragimbuka, bakoma inkanda ya se. Sobanura 
    ugendeye ku bivugwa mu mwandiko? 
    2. Rondora indwara zivugwa mu mwandiko zandurira mu mibonano 
    mpuzabitsina idakingiye. 
    3. Ni iki kigaragaza ko abavandimwe ba Nagahire batigeze bakurikiza inama 
    yabagiraga?
    4. Garagaza ibimenyetso biranga ubwangavu n’ubugimbi. 
    5. Ni iyihe nsanganyamatsiko yavuzweho muri iyi nkuru?
    6. Vuga ingingo z’ingenzi ziboneka muri uyu mwandiko. 
    7. Uretse kwandurira mu mibonano mpuzabitsinda ni hehe handi uzi indwara 

    ya Sida ishobora kwandurira?

     II. Ibibazo by’inyunguramagambo
     1. Sobanura amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo akurikira ukurIkije uko 
    yakoreshejwe mu mwandiko: 
    a) Bakoma inkanda
    b) Gucurangira abahetsi
    c) Imirondorondo y’ibijumba
    d) Koroza.
     
    2. Koresha  amagambo  akurikira mu  nteruro yumvikanisha  inyito afite mu 

    mwandiko:  
    a) Kugimbuka
    b) Imbata
    c) Guca inshuro
    d) Kugunduka 
    e) Gukukumba

    3. Simbuza ijambo cyangwa itsinda ry’amagambo atsindagiye yakoreshejwe 

    mu mwandiko impuzanyito zayo.
     a) Abantu bapfuye bafumbiye umunaba bishwe na Sida ni benshi.
     b) Uzi kurera umwana nta rwara rwo kwishima wigirira?
     c) Kamana ntakibona umusaruro uhagije kubera ko ubutaka bwe 

    bwagundutse.

     2. Sobanura mu magambo make inkuru ndende icyo ari cyo. 
    3. Rondora ibiranga inkuru ndende.
     4. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’inkuru ngufi n’inkuru ndende?
     
    IV. Ibibizo by’ikibonezamvugo
     1. Uburyo bushidikanya bugizwe n’iki? Burondore ugenda unatanga 
    urugero mu nteruro iboneye.
     2. Kora interuro ebyiri ziboneye, imwe ifite inshinga iri mu ijyana 
    nyacyuzuzo irebero nkomeza, indi ifite ijyana ndekacyuzuzo irebero nshize.
  • UMUTWE 4: KUBAKA UMUCO W’AMAHORO

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    -Gusesengura umwandiko ku ntandaro n’ingaruka z’amakimbirane 
    agaragaza ingingo ry’ingenzi ziwukubiyemo. 

     -Gusesengura inshinga agaragaza intêgo n’amategeko y’igenamajwi.

     IGIKORWA CY’UMWINJIZO
     Ushingiye ku bumenyi bwawe bwite, sobanura amakimbirane icyo ari 
    cyo, uko avuka,  ingaruka zayo n’abagira uruhare mu kuyakumira no 

    kuyakemura.

    IV.1. Umwandiko: Intandaro n’ingaruka z’amakimbirane


     Abahanga basobanura neza ko amakimbirane ari ibintu bigonganisha abantu 
    babiri cyangwa benshi bikomotse ku bibazo cyangwa se ku mpamvu zinyuranye.
     
    Amakimbirane ashobora kuvuka bitewe n’imiyoborere idahwitse, amacakubiri 

    hagati y’imbaga y’abantu, imyumvire ya poritiki idahuye n’ibitekerezo 
    by’abandi, kutizerana mu ngo cyangwa mu miryango. Byagiye bigaragara 
    ko ubunebwe, ubukene, ubujiji, inda nini na ruswa bishobora na byo kuba 
    intandaro y’amakimbirane. Imiturire mibi, ihohoterwa rya bamwe, abana 
    batiga na bo bashobora kuba intandaro y’amakimbirane…

    Amakimbirane agira uko akemurwa. Ahari abagabo ntihapfa abandi. Igihe cyose 

    hagaragaye amakimbirane, ni ngombwa kwihutira kuyakemura agahigama. 
    Ni ngombwa gukemura amakimbirane mu maguru mashya kuko arasenya 
    ntiyubaka.

    Mu gukemura amakimbirane hari iby’ingenzi bigomba kwitabwaho. Mbere 

    na mbere umuhuza mu gukemura amakimbirane agomba kumenya imiterere 
    n’imvano nyakuri y’ayo makimbirane, iyo iki kirangiye ahuza abafitanye 
    amakimbirane akabunga yubahiriza amategeko ariho, ibinaniranye 
    bigashyikirizwa inzego zisumbuye zibifitiye ububasha.

    Amakimbirane adacika, y’akarande arasenya, yangiza byinshi. Igihe cyose abantu 
    batarashobora gusenya inkuta zibatandukanya, zituma badaca iminyururu 
    ibaziritse ngo basenyere umugozi umwe, nta na rimwe bashobora kugera 
    ku majyambere arambye. Abantu bakwiye kuba umusemburo w’amahoro 
    bamwe ku bandi, bakibyaramo umuco uhinduka, uhindukirira abandi, wubaha 
    uburenganzira bw’abandi n’ibyakagombye kubakorerwa.

    Guhohotera bishyirwa mu bintu bishobora gukurura amakimbirane. Uzasanga 

    ihohotera ryigaragariza mu buryo bukurikira: kurwana, gufata ku ngufu, kwica, 
    kubabazanya, gushinyagurirana, gutongana, kubeshya, kunegurana, kujoga, 
    kumwaza, gusuzugura, kwima abandi ijambo, kurimanganya, n’ibindi. Nk’uko 
    bigaragara ihohotera rishobora kuboneka mu bikorwa, mu magambo cyangwa 
    mu myifatire.

    Hari ibigomba kuranga imyitwarire y’ukemura amakimbirane. Uwunga 

    cyangwa uhuza abafitanye ibibazo agomba kutabogama akereka abo ashaka 
    gukiranura ko nta ruhande ahengamiyeho. Agomba kuba ari inyangamugayo, 
    agira ibanga, azi kubika icyo yabwiwe ntakibwire abahisi n’abagenzi. Gutega 
    amatwi no kumva ni ngombwa kuko ukiranura abahanganye agomba 
    kubatega amatwi kugira ngo aze kumenya neza aho umuti w’ikibazo ushobora 
    guturuka, bityo bikamuha uburyo bwo kubayobora no kubona aho yerekeza 
    abakimbiranye. Umuhuza w’abantu bafitanye amakimbirane agomba kumenya 
    kuyobora igikorwa. Ibi ntibivuze gutegekana igitugu cyangwa kubuza abantu 
    kuvuga. Agomba guha umurongo igikorwa kugira ngo bitaba akajagari cyangwa 
    se ngo usange bikunyujije iruhande rw’aho wari gukura igisubizo.

    Kwihangana no kwigomwa, kuba afitiwe ikizere n’impande zishyamiranye 

    kimwe no kumenya kugena igihe gihagije kandi kitarambiranye biri mu biranga 
    imyitwarire y’ukemura amakimbirane.

    Amakimbirane nta kiza cyayo. Ahembera ubwicanyi, abapfa imitungo, imirima 

    n’amasambu bararwana, bamwe bagafungwa imiryango bari bahagarariye 
    igasubira inyuma mu iterambere. Abakoresha amahugu no kwambura 
    abavandimwe babo bitwaje ubukene n’inda nini bisenya Igihugu. Hari kandi 
    ubuhemu bukabije mu bantu; kutishyura uwakugurije, gusenya ingo za 
    rubanda…

    Ibibazo bimwe abaturage bahura na byo ntibibonerwa umuti kubera uruhare 

    abayobozi bamwe na bamwe baba bafite muri ayo makimbirane. Abayobozi 
    bamwe bashyira imbere inyungu zabo bwite aho kwita ku kazi bashinzwe, 
    hari abakoresha ikenewabo cyangwa ikimenyane n’ubucuti, bakirengagiza 
    cyangwa bagatinda gufatira ibyemezo abayobozi barenganya abaturage. Hari 
    n’abayobozi banga kwiteranya cyangwa kutita ku bintu, abashaka kugora no 

    kumvisha abo batavuga rumwe, abarangwaho ubushobozi buke n’abaka ruswa 
    bashaka kubogama, ni ngombwa gukeburwa bakagirwa inama.

    Amakimbirane agira ingaruka ku mutekano no ku bwiyunge. Kugira 

    umutekano ni ukwidagadura mu byawe hamwe n’abawe nawe utabangamira 
    uburenganzira bw’abandi. Ikindi ni uko kugira umutekano bivuze kubona 
    amategeko abereyeho kurenganura abantu bose bafite ibibazo harimo 
    n’amakimbirane. Ikibazo cyari hagati y’abavandimwe iyo kivugutiwe umuti 
    impande zombi zikawunywa ntubasharirire, bakegerana bagasangira nta 
    kiza nk’iki. Kutarenganura abarengana bibyara umwiryane, inzika zikurura 
    gushaka guhora. Akazi k’ubutabera kagaragarira ahangaha. Abahanga bemeza 
    ko demukarasi y’Igihugu kigendera ku mategeko igaragarira mu ishyirwa mu 
    bikorwa ry’ibyo amategeko ateganya.

    Amakimbirane agira ingaruka ku mibereho y’ababaturage no ku bukungu 

    bw’akarere.

    Abaturage bahora mu makimbirane ntibagira igihe cyo gukorera ingo zabo 

    n’Igihugu. Kugirira ikizere abayobozi babo bibaba kure nk’inyenyeri n’ukwezi, 
    bityo bikabadindiza ntibitabire ibikorwa rusange bigamije amajyambere 
    y’Akarere. Igihe ibibazo by’abaturage bidakemuwe, igihe hari umuturage 
    ukirenganywa cyangwa ugikandamizwa, ubukene ntibuzabura mu miryango 

    kandi amajyambere agambiriwe ntazagerwaho.

     4.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
     IGIKORWA

     Soma umwandiko “Intandaro n’ingaruka z’amakimbirane” ushakemo 
    amagambo udasobanukiwe hanyuma   uyasobanure ukurikije inyito afite 
    mu mwandiko wifashishije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

     1. Kora interuro ngufi ukoresheje amagambo akurikira: gusiragira, 
    gukimbirana.
     2. Simbuza ijambo (amagambo) ryanditse mu mukara tsiri, irindi 
    bivuga kimwe riri mu mwandiko.
     a) Uru rubanza rwabaye inkomoko y’urwango hagati ya Kamana ni 
    Barigira.
     b)Ejo Kamana yibwe n’agatotsi arasinzira maze abazura bamwiba 
    ibikoresho by’ubwubatsi.
     c) Mukamusoni yahawe inka yo kurera umwana yabyaranye na 
    Rwubusisi

    3. Andika imbusane y’ijambo ryanditse mu mukara tsiri urikuye mu 

    mwandiko:
     a) Uyu ni wa mugabo wahisemo kwitwa bihemu.
     b) Ibi byabaye byabaye iherezo by’amakimbirane.
     4. Uzuzurisha buri nteruro ijagambo rivuye mu mwandiko.
     a) Aba bagabo bakeneye …….. kugira ngo amakimbirane yabo ahoshe.
     b) Bwa butegetsi bwa Hitler bwari ubutegetsi bw’……. kuko 
    bwarenganyaga abantu.
     
    IMYITOZO

     4.1.2. Gusoma no  kumva umwandiko
     IGIKORW
    A
     Ongera usome umwandiko “Intandaro n’ingaruka z’amakimbirane” 
    maze usubize ibibazo byawubajijweho. 
    1. Tanga ingero z’ubwoko bw’ibibazo by’ingenzi biboneka mu 
    makimbirane
     2. Andika inkomoko z’amakimbirane.
     3. Tanga uburyo bujyanye n’ingero, ihohotera ryigaragarizamo.
     4. Sobanura uburyo amakimbirane ashobora gukemurwamo.
     5. Ni izihe ndangagaciro zigomba kuranga ukemura amakimbirane.
     6. Ni izihe mpamvu zishobora kubangamira ikemurwa ry’amakimbirane?

     4.1.3. Gusoma no  gusesengura umwandiko
     IGIKORWA

     Ongera usome umwandiko “Intandaro n’ingaruka  z’amakimbirane” 
    maze usubize ibibazo bikurikira:

     1. Vuga  ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko.
     2. Uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?
     3. Mu banyeshuri bamuyeshuri mwigana, mu bana muturanye, hari 
    abigeze kugirana amakimbirane? niba bahari amakimbirane 
    yatewe niki
     4. Umaze kumenya ingaruka z’amakimbirane. Uramutse asanze 
    bagenzi bawe mwigana bagiranye amakimbirane wakora iki?
     
    IV. 2.  Inshinga:  Uturemajambo tw’ibanze tw’inshinga

     4.2.1. Uturemajambo tw’inshinga iri mu mbundo 
    n’utw’inshinga itondaguye

     IGIKORWA
     Soma interuro zikurikira witegereza amagambo atsindagiye hanyuma 
    ugaragaze intego z’ayo magambo atsindagiye. Hera ku ntego z’ayo 
    magambo maze ukore ubushakashatsi utahure inshoza y’ uturemajambo 
    tw’ibanze tw’inshinga iri mu mbondo n’uturemajambo tw’ibanze 
    tw’inshinga itondaguye. 

    a) Amakimbirane ashobora kuvuka bitewe n’imiyoborere mibi.
     b) Duhange imishinga, turwanye amakimbirane.
     c) Nitubana mu mahoro, tuzagera ku iterambere rirambye.
     
    1. Uturemajambo tw’inshinga iri mu mbundo
     Uturemajambo fatizo tw’inshinga iri mu mbundo ni dutatu :
     -Indanganshinga (Rsh)
     -Umuzi (z)
     -Umusozo (sz)





    a) Indanganshinga (RSH)

     Indanganshinga ni akaremajambo k’inshinga itondaguye kerekana ngenga 
    ibereye inshinga ruhamwa. Ni ko kagaragaza isano ruhamwa ifitanye n’inshinga. 
    Aka karemajambo kaba gahagarariye ukora igikorwa mu nshinga.
     Indanganshinga ni makumyabiri (20): indanganshinnga enye (4) zo muri ngenga 
    ya mbere n’iya kabiri ubumwe n’ubwinshi n’indanganshinga cumi n’esheshatu 
    (16) zo muri ngenga ya gatatu zihagarariye inteko cumi n’esheshatu (16).
     
    Ikitonderwa:
     a) Indanganshinga ya ngenga ya mbere ikoreshwa iyo umuntu yivuga ubwe 
    cyangwa abantu bivuga ubwabo.
     b) Ngenga ya kabiri ikoreshwa iyo umuntu abwira undi cyangwa abandi.
     c) Ngenga ya gatatu ikoreshwa iyo umuntu avuga undi cyangwa abandi, 
    ikindi cyangwa ibindi bintu ikaba yisanisha mu nteko 16.
     d) Mu nteko ya 12 n’iya 14 hari indanganshinga ariko mu by’ukuri zidasimbura 

    ijambo ryo muri izo nteko.

    Urugero: karabaye, karahanyuze, burakeye...
     
    b) Indangagihe (Rgh)
     Indangagihe ni akaremajambo gakurikira indanganshinga kakagaragaza igihe 
    inshinga itondaguwemo. Indangagihe ni: -: iranga indagihe, -za-: iranga 

    inzagihe na -a-(â, aa): igaragaza impitagihe

     Ingero:

    - Agenda: a- ø-gend-a
    - Azagenda: a-za-gend-a
    - Yagiye: (uyu munsi) a-a-gi-ye, (ejo) a-a-gi-ye, (wa mwana) a-aa-gi-ye  a →y      
    /-J
     Iyo indangagihe itagaragaye mu nshinga isimbuzwa -ø- kubera ko indangagihe 
    ari akaremajambo fatizo k’inshinga itondaguye.
     
    Usibye izi ngenantego ndangagihe hari hari  utundi turemajambbo dushobora 

    kugaragara mu nshinga dufite ibindi bisobanuro binyuranye nko guhakana, 

    kugaragaza igikorwa gikomeza, kugaragaza ibikorwa bikurikirana …

     Ingero :
    -ta- : utagenda 
    -ki- : akigenda 
    -o-ka- : wokagenda
    -ra-: aragenda 
    -na-: anagenda 
    -i-ku-: wikwanga
    -ka-: akagenda 
    -i-: wigenda 
    -e-ku-: yekwiba
    -ka-na-: akanagenda 

    -ra-ki-a-: aracyagenda

    Ikitonderwa:- Utwo turemajambo dushobora guhurira mu nshinga imwe zirenze imwe.

     Urugero:

     Utazagenda: u-ta-za-gend-a,

     Ataragenda: a-ta-ra-gend-a

     Aracyanagenda: a-ra-ki-a-na-gend-a- Uturemajambo –i-, -ta-, -e-ku-, -i-ku- zifite inyito yo guhakana mu nshinga.- Akaremajambo -na- ni akaremajambo k’inyibutsacyungo mu nshinga kunga 

    ibikorwa bibiri.

     Urugero: Barabiterura baranabijyana.

     c)  Umuzi

     Umuzi ni akaremajambo shingiro k’ijambo rikenera umusozo. Ni wo shingiro

     ry’inyito y’ijambo. Umuzi ushobora kuba wihagije cyangwa utihagije. Umuzi 

    wihagije ni ushobora gukoreshwa udakurikiwe n’ingereka kugira ngo inyito 

    yawo ibone kuzura. Umuzi utihagije ni ugomba gukenera ingereka kugira ngo 

    inyito yawo ibone kuzura. Ni bene uwo muzi bita intima. Bene iyo mizi itihagije 

    tuzayibona nidusesengura akaremajambo kitwa ingereka mu turemajambo 

    tw’inyongera.

     Kugira ngo ubone umuzi w’inshinga ifite imigemo irenze ibiri, utondagura 

    inshinga mu buryo bw’integeko ugakuraho umusozo.

     Ingero:

     gukora: kor-a

     guteka; tek-a

     kwiga: ig-a…

     Ikitonderwa:
     Hari inshinga cumi n’esheshatu (16) zifite imizi y’imvugwarimwe. Iyo 
    bene izo nshinga zishakirwa imizi bazitondagura mu mpitakare muri 

    ngenga ya gatatu y’ubumwe bagakuraho indangagihe n’umusozo – ye.


    - Hari inshinga zifite imigemo ibiri ariko zikora nk’inshinga zirengeje 

    imigemo ibiri.

     Muri zo twavuga inshinga “gusa” n’inshinga “kuza”. Umuzi w’inshinga gusa ni 

    –s igira impindurantego ya -shush- naho umuzi w’inshinga kuza ni -z-.

     d)  Umusozo
     Umusozo w’inshinga ni akaremajambo gasoza inshinga kakagaragaza irebero 
    ryayo.
     Nk’uko twabibonye mu itondaguranshinga, irebero rivuga imitindire y’igikorwa, 
    imikorerwe cyangwa imirangirire yacyo. Imisozo y’inshinga imwe igaragaza 

    irebero nkomeza, indi ikagaragaza irebero nshize.

     Imisozo igaragaza irebero nshize
     Iyo misozo ni –e na –ye. Iyi misozo igaragaza igikorwa cyarangiye cyangwa 
    ikigomba kurangira.
     
    Umusozo –e

     Umusozo –e ukunze kugaragara cyane mu ntegeko no mu nziganyo.

     Ingero:
     Mukore: mu-ø-kor-e
     Mvuge: n-ø-vug-e (n→m/-v)
     Nige: n-ø-ig-e
     Azagende: a-za-gend-e

     Atahe: a-ø-tah-e

     IMYITOZO
    1. Uturemajambo tw’ibanze tw’inshinga itondaguye ni tungahe? 
    Tuvuge
     2. Vuga amoko y’imisozo n’ibikorwa igaragaza mu nshinga. 
    3. Sesengura inshinga zitsindagiye ziri  mu nteruro zikurikira 
    ugaragaza amazina y’uturemajambo.
     a) Umurisa yashakaga  kunga  ababyeyi be  n’umuturanyi  wabo  mu 
    buryo   bwo kwirinda amakimbirane.
     b) Kaneza yasobanuje mama we ibyerekeranye n’ ubumwe 
    n’ubwiyunge.
     c) Urubyiruko  rwize  uburyo bwo guhosha amakimbirane.

     d) Kutavuga   ukuri   byakuruye  amakimbirane  mu rungo rwabo.

    4.2.2. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku nshiga

     IGIKORWA

    Soma interuro zikurikira maze ugaragaze uturemajambo tw’inshinga 
    zitsindagiye. Umaze kubona uturemajambo, tahura amategeko  
    y’igenamajwi  yakoreshejwe  kugira  ngo tugire  inshinga  nk’uko  tuyifite.  
    Hera kuri ayo  mategeko  y’igenamajwi maze ukore ubushakashatsi 
    utahure amategeko  y’igenamajwi ajyanye  n’umusozo -e,  ajyanye 

    n’umusozo  -ye, ajyanye n’umusoza -aga n’ ajyanye  n’umusozo –a.  

    a) Yakoze akazi ke neza.   
    b) Urye  ibirayi.   
    c)  Mu muco  nyarwanda  bakwaga  inka.
    d) Kabanyana asya  amasaka ku rusyo.


    1. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku musozo –e

    Amategeko y’igenamajwi akoreshwa n’inshinga ni kimwe n’akoreshwa ku 
    bundi bwoko bw’amagambo nk’amazina ariko hari umwihariko inshinga zigira 
    bitewe n’imisozo yazo.

    Amategeko y’igenamajwi ajyana n’umusozo -e ni ayo ku nshinga zifite imizi 

    y’imvugwarimwe ari zo kuba, guca, kujya, kugwa, guha, gusya, gucya, gukwa, 

    kumwa, kunywa, kunnya, gupfa, kurya, gusya, guta no kuva.


     2. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku musozo –ye

     Umusozo –ye ugaragaza igikorwa cyarangiye ni na yo mpamvu ugaragara mu 
    nshinga zitondaguye mu mpitagihe (impitakare n’impitakera).

     Ingero:

     Narize: n-a-ra-ig-ye (a→ø/-J, g+y→z)
     Dukoze: tu- ø-kor-ye (t→d/-GR, r+y→z)

     (Inka) yarabiriye: i-a-ra-bi-ri-ye (i→y/-J)



     3. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku musozo –a
     Umusozo –a ugaragaza ko igikorwa kigikomeza cyangwa ko kitaraba kikaba 
    kizaba. Umusozo a ukoreshwa cyane mu ndagihe, mu nyifurizo, mu ntegeko no 

    mu nzagihe.

     Ingero:
     Mvuga: n-ø-vug-a           n→m/-v
    Ndakora: n-ra-kor-a      r→d/n
    Nzakora: n-za-kor-a
     Mpa (ikaye): ø- ø-n-ha-    n→m/-h, mh→mp mu myandikire, a→ø/-J
    Akivuga: a-ki-vug-             

     Murakarama: mu-ra ka-ram-a


     4. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa ku musozo –aga
     Umusozo –aga ugaragaza igikorwa cyakorwaga mu gihe kirekire mu gihe 

    cyashize; ugaragaza akamenyero mu gihe cyahise.

     Ingero:
     Narakoraga: n-a-ra-kor-aga
     Yarigaga: a-a-ra-ig-aga (i→ y/-J, a→ ø/-J)
     Narasyaga : n-a-ra-se-aga (e→ y/-J)
     Naravugaga: n-a-ra-vug-aga
     Narandikaga: n-a-ra-andik-aga (a→ ø/-J)

     Nabonaga: n-a-bon-aga…


     IMYITOZO
    Sesengura inshinga zitsindagiye ziri  mu nteruro zikurikira ugaragaza 
    uturemajambo twazo n’amategeko  y’igenamajwi.

     a) Abe inyanngamugayo.
     b) Kamana  yatetse ibiryo  byinshi none byanze gushira.
     c) Abana baryaga ibiryo  bifite intungamubiri.

     d) Tuzage  twanga  amakimbirane.

    Mahoro ni umwana w’umukobwa uri mu kigero k’imyaka cumi n’ine. Uyu 
    mukobwa afite ubwiza bw’umubiri n’ubwiza bw’umutima, yubaha abasaza, 
    abakecuru n’abakambwe ataretse abo aruta n’abamuri imbere mu kigero 
    ke. Mahoro ahora atuje, aho anyuze hose bakavuga ngo: “Dore wa mukobwa 
    wa naka.” Umubyeyi wese ushaka gutanga urugero rw’umukobwa ubereye u 
    Rwanda avuga Mahoro. Uyu mukobwa yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri 
    yisumbuye, ni umuhanga kandi ubuhanga bwe abusangiza bagenzi be abafasha 
    kumva amasomo bamwe batasobanukiwe. 

    Umunsi umwe atashye avuye ku ishuri, Mahoro ahura n’umuhungu utuye 

    hakurya y’iwabo wigize ikiraramisagara unywa urumogi n’ibiyoga by’ibikora
    no kandi w’umunyarugomo bahimbye Goriyati kuko yabyirukanye ikivumba 
    n’imbaraga. Goriyati atangira kumuganiriza. 

    Goriyati (asuhuze Mahoro): Komera Maho! 

    Mahoro (yikirize): Komera nawe! Amakuru y’iminsi? 
    Goriyati: Ni meza, ariko kwiga byo byanteye ku butaka, ababyeyi barananiye.

    Mahoro:
    Muvandimwe, nge mbona icyabiguteye ari ukuryoherwa no gukorera 
    amafaranga no gukunda akayoga. Goriya, guta ishuri ni umuziro mu kinyejana 
    tugezemo. Utiga ubu azabaho ate? Kera abapfobyaga uburezi baravugaga ngo: 
    “Umurimo ni uguhinga ibindi ni amahirwe!” Ubu nta masambu, nta zahabu 
    zindi dufite zitari ukugana ishuri, tukiga dushishikaye. 

    Goriyati:
    Wowe urivugira ntuzi ibibazo nahuye na byo! Iwacu baranywa 
    bagasinda bakarara barwana bwacya bakambuza kujya kwiga bakanyima 
    n’ibikoresho by’ishuri. None nahisemo kurireka. Nge nzashakisha ubundi 
    buzima ibyo kwiga ashwi! Ahubwo reka twigire mu bindi. 

    Mahoro:
    Ibindi bihe se ko iki kiganiro cyari ingenzi, waretse ngakomeza 
    kuguhanura. 

    Goriyati:
    Reka mwana! Sinakomeza kuganira nawe ntabanje kukubwira uko 
    nakubonye. Uri ihoho, uri ihogoza… Burya iyo ugenda abo unyuzeho bose 
    bagira amerwe bifuza kukumira bunguri! Abenshi bakuziho kuribora kugera 
    aho ubugondo bugera ingwe. Ikindi, dore watangiye gusesa uruheri mu maso 
    kandi nta muganga wundi waguha urukingo cyangwa umuti uretse nge! 

    Mahoro:
    Mwana wa mama, niba ugenzwa n’ayo magambo yuzuyemo uburyarya 
    n’ubutamenya, nta cyo bizakugezaho. Iby’ibiheri mfite mu maso ikibitera ndakizi 
    ni imihindagurikire y’umubiri w’umuntu; twabyize mu isomo ry’Ibinyabuzima. 
    Naho ubwiza uvuga ntibunaribwa, kandi wanahiriwe ukagira ubwo bwiza 
    ntiwakwigira indakoreka cyangwa ngo wishing abadafite ibitekerezo byubaka 
    n’umurongo w’ikerekezo kiza k’ejo hazaza. 

    Goriyati (yegere gato Mahoro)
    : Nge ibyo by’ibyerekezo sinzi iyo bigana, 
    ahubwo reka nkubwire. (ase numwegera, amwongorera) Nakwifuje kuva kera 
    none nagira ngo ungerere ku ngingo disi hogoza ryange! 

    Mahoro (asa n’ukutse umutima, yirasa ajya imbere nk’umwambi atabaza)

    Murantabare Mwokagira Imana mwe, murankize iki kirara! (Mahoro afumyamo, 
    umuhungu amwoma inyuma, uwo mwana w’umukobwa yigiye imbere ahura 
    n’abaporisi bari mu kazi ko gucunga umutekano, baramutangira, bamusobanuza 
    impamvu yirukaga amasigamana.) 

    Abaporisi (base n’abikanze gato)
    : Eee! Mukobwa, genda buhoro, hagarara, 
    shyitsa umutima hamwe, tuza nkubwire. 
    Mahoro (akijya gutangira kuvuga abona cya kirara ngicyo, avugana ijwi 
    rirenga): Dore unyirukankana, muramenye atabacika! 

    Abaporisi: Eee! Hagarara sha! 

    Mahoro: Ahuuu! Nari mfuye, murakoze rwose. Uyu muhungu yashakaga 
    kumfata ku ngufu. 

    Abaporisi
    : None se sha, iyi ngeso wayize ryari? Wa muhungu we ntuzi ko ibintu 
    birebana n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose bihanirwa? 

    Goriyati
    : Ndabinginze bantu b’Imana kandi ndasaba imbabazi mbikuye ku 
    mutima, sinzongera. (Ba baporisi bahite bashaka umukuru w’umudugudu 
    bakoranya abaturage bakorana na bo inama y’igitaraganya.) 

    Umuporisi
    : Baturage b’Umudugudu wa Butangampundu, tuzi ko muri 
    inyangamugayo ndetse n’igihe cyose tumaranye twashimaga ikinyabupfura 
    mwatoje abana banyu, none nimutubwire, ibirura nka Goriyati uyu ni mwe 
    bivukamo? 

    Umuturage
    : (ahaguruke asubize): Uwo ni mwene Nyarudindiri hakurya hano, 
    turamuzi. N’ababyeyi b’uyu muhungu si shyashya. Imyitwarire n’imibanire mibi 
    byabo ni byo bimutera kwishora mu bikorwa by’urugomo. 

    Umuporisi:
    Baturage, mumenye ko ihohoterwa ari ibikorwa cyangwa 
    imyitwarire bigamije kugirira umuntu nabi byaba ibishingiye ku gitsina, ku 
    bitekerezo (guhoza ku nkeke) no ku mutungo. Ikiremwa muntu kigomba 
    kubahwa, buri muntu agahabwa agaciro. Muri iki kinyejana cy’umuvuduko 
    w’ikoranabuhanga n’iterambere, abari bakimitse ya mvugo ngo: “Igitsina gore 
    ni insina ngufi”, bayicikeho. 

    Goriyati
    : (avuga atakamba, asaba imbabazi): Imbere y’iyi mbaga, ndatakamba 
    nsaba imbabazi Mahoro namwe babyeyi. Ingeso nk’iyo nari ngiye gukinisha 
    mpohotera Mahoro, niyemeje kutazongera guhirahira nyisubira. 

    Umuporisi:
    Baturage, gusaba imbabazi birakwiye, reka tubyemere, ariko 
    se uzisabwa we ntitwamutega amatwi? (Umuporisi abaze Mahoro) Maho, 

    ushobora kubabarira Goriyati? 

    Mahoro: (atwenga): Ndamubabariye, ntazongere gushaka gukoza isoni uwitwa 
    igitsina gore ndetse n’undi wese kandi bibe ubwa mbere n’ubwa nyuma. 

    Umuturage: (bavugire rimwe ari benshi): Ugaruye ubumuntu sha! Kuba usabye 

    imbabazi ni ubutwari, uramenye ntuzongere nyagucwa ibintu byarahindutse! 
    Mahoro na we igihe cyose ubonye uwashaka kuguhohotera ntugomba 
    kubiceceka; byaba ngombwa bikabwirwa inzego z’ubuyobozi zibishinzwe, 

    icyaha kigahanwa hakurikijwe uko amategeko abiteganya. 

    Umuporisi: (basoza inama): Baturage, turabibutsa ko Abanyarwanda twese 
    aho tuva tukagera tugomba kurangwa n’umuco mwiza w’amahoro. Uwo 
    mubonye ahirahira kugira uwo ahohotera mugatangira amakuru ku gihe. 
    Mugomba kwatura mukabimenyesha inzego zibishinzwe amazi atarenga 
    inkombe. Ni ngombwa kandi kwirinda ibiyobyabwenge no gukura abana 
    mu ishuri, mukirinda amakimbirane kuko ari bimwe mu bitera ihohoterwa. 
    Nimugire amahoro kandi muyasohoze n’imuhira, murakoze. (Bose bishimye 

    basezeranaho barataha.)

     4.3.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
     IGIKORWA
     Soma umwandiko “Yahabaye intwari”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 
    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije 

    inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1.Simbuza amagambo atsindagiye ari muri izi nteruro andi 
    bihuje inyito dusanga mu mwandiko. 
    a) Ubwangavu bwateye Mahoro gusesa ibishishi mu maso. 
    b) Mahoro yashakaga gukomeza kugira inama Goriyati. 
    c) Yewe! Kwiga bisa n’aho byananiye burundu

    d) Uyu muvandimwe umira adakanjakanje afite ikibazo cy’amenyo. 

    2. Uzurisha izi nteruro amagambo ukuye mu mwandiko 
    a) Uwariboye cyane bavuga ko yariboye kugera...... 
    b) Iyo bashaka kuvuga umuntu w’ihoho, mwiza cyane bavuga ko 
    ari....... 
    c) Iyo umuntu agiye gusagarirwa afatwa ku ngufu bavuga ko agiye 

    gukorerwa ihohoterwa....... 

    4.3.2. Gusoma no kumva umwandiko
     IGIKORWA
    Ongera usome umwandiko “Yahabaye intwari”, hanyuma usubize ibibazo 
    byabajijweho.

     1. Tanga impamvu yatumye Goriyati ata ishuri. 
    2. Amagambo Goriyati abwira Mahoro ko ari wo muti w’ibishishi 
    afite ishingiro? Sobanura. 
    3. Ni iki kerekana ko Mahoro ari umukobwa wihagazeho mu ishuri 
    no mu muryango nyarwanda? 
    4. Sobanura ihohoterwa icyo ari cyo, unagaragaze ibiritera bivugwa 
    mu mwandiko. 
    5. Abaporisi bafite nshingano ki muri rusange? 
    6. Erekana igikorwa kibi Goriyati yakoze uvuge n’ikindi kiza yaje 

    gukora nyuma. 

    4.3.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
     IGIKORWA
     Ongera usome umwandiko “Yahabaye intwari”, hanyuma usubize ibibazo 
    byabajijweho.

     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko? 
    2. Tanga ingingo z’ingenzi n’iz‘ingereka usanga mu mwandiko. 
    3. Uhereye ku mateka, sobanura ibindi bikorwa ndengakamere 
    by’ihohoterwa byabaye mu Rwanda. 

    4. Uyu mwandiko ugusigiye irihe somo? 

    IV.4.  Inshinga : Uturemajambo tw’inshinga twungirije
     4.4. 1. Akano, impakanyi n’indangacyuzuzo
     IGIKORWA
    Soma interuro zikurikira witegereza amagambo atsindagiye hanyuma 
    ugaragaze intego z’ayo magambo atsindagiye. Hera ku ntego z’ayo 
    magambo maze ukore ubushakashatsi utahure inshoza n’ubwoko 
    by’uturemajambo tw’inshinga twugirije ni ukuvuga uturemajambo 
    tutari  indanganshinga, indangagihe, umuzi n’umusozo. Sobanura utwo 
    turemajambo, utanga ingero z’inshinga turimo.

     
    a) Nimushyire ibitabo by’inkuru ndende kuko  akunda kubisoma.

     b) Ntidukore  nabi mutabura ibihembo byanyu.
     
    1. Inshoza y’uturemajambo twungirije

     Uturemajambo twungirije ni uturemajambo dushobora kugaragara mu nshinga 
    iyo bibaye ngomwa kugira ngo tuyihindurire inyito. Bene utwo turemajambo 
    iyo tutagaragaye ntidusimbuzwa umubumbabusa (ø). 

    2. Ubwoko bw’uturemajambo twungirije

    Uturemajambo twungirije ni akano, impakanyi, indangacyuzuzo n’ingereka. 

    Muri iri somo turibada  ku kano, ku mpakanyi no ku ndangacyuzuzo.

     a) Akano (KN/TN)
     Akano ni akaremajambo kaza imbere y’indanganshinga. Hari bamwe bakita 
    mbanza, imbanzirizangenga, imbimburiranteko, interuranteko cyangwa 
    inyomekwambere. Izi nyito zose zihuriye ku kuba zerekana ko aka karemajambo 
    gafata umwanya w’imbere. Utuno rero turimo amoko atatu: akaziganya, 

    agategeka (ni) n’agahakana  (si  na nti).

     Akano ni- (akano kaziganya kakanategeka)
     Akano ni-  gakoreshwa iyo bateganya (kagira isaku   nyejuru) cyangwa bategeka 
    (kagira   isaku nyesi).
     Nibasora :   ni-ba-ø-sor-a                                         ( akano ni kaziganya)
     Nubabona : ni-u-ø-ba-bon-a    i→ø/-J;              ( akano ni  kaziganya)

     Nimubikore : ni-mu-ø-bi-kor-e                              ( akano ni gategeka)

    Akano si- (akano gahakana)
    Akano si- gakora muri ngenga ya mbere y’ubumwe mu guhakana.
     
    Ingero :

     Sinumva : si-n-ø-umv-a
     Sinzakwa (iriya shashi) : si-n-za-ko-a      o→w/-J

    Akano nti- (akano gahakana)

    Akano nti: gakoreshwa mu guhakana muri ngenga zose usibye iya mbere 

    y’ubumwe.

     Ingero:
    Ntimwariye: nti-mu-a-ri-ye                                                     u→w/-J
    Ntituziba (imisoro): nti-u-za-ii-reng-ag-ir-y-e      i→ø/-J;         a→ø/-J;  r+y→z             
    Ntuzirengagize (amahoro): nti-u-za-ii-reng-ag-ir-y-e      i→ø/-J;         a→ø/-J; 
    r+y→z
     
    b) Impakanyi
     Impakanyi ni akaremajambo gahakana ingingo ibumbiye mu nshinga.
     Impakanyi ni –ta-, -i- na –i-ku-.
     Impakanyi -ta- 
    Impakanyi –ta- ni yo ikoreshwa muri rusange.

     Ingero:   

    Kutiga (ni bibi):  ku-ta-ig-a             a→ Ø/-J
     Nimudakorana (umwete muzagawa):  ni-mu-ta-Ø-kor-an-a        t→d/-GR

    Impakanyi -i

    Impakannyi -i- ikoreshwa mu ntegeko ihakana ari yo bita intarengwa. 
    Impakanyi -i- ikoreshwa iyo umuzi w’inshinga utangiwe n’ingombajwi.

    Ingero:   

    Wikinira (umupira mu busitani):  u-i-Ø-kin-ir-a       u→w/-J
    Mwivuga (ururimi tutumva):  mu-i-Ø-vug-a               u→w/-J
     Impakanyi -i- igira impindurantego -i-ku- ikoreshwa iyo umuzi w’inshinga 

    utangiwe n’inyajwi. 

    Ingero:  
    Wikwandika (amakosa):  u-i-ku-Ø-andik-a ,  u→w/-J
     Mwikwambara (imyenda y’ishuri mutoze):  mu-i-ku-Ø-amb-ar-a, u→w/-J
     
    Ikitonderwa: Mu rwego rw’uturemajambo nti na si ni mbanza si impakanyi.


    c. Indangacyuzuzo/ Inyibucyacyuzuzo/ Indangasano y’icyuzuzo 

    (RUZ/RSUZ)

    Indangacyuzuzo ni akaremajambo kajya mu nshinga kagasimbura kandi 
    kakibutsa icyuzuzo k’iyo nshinga. Kibutsa ngenga cyangwa inteko by’ijambo 
    ribereye inshinga icyuzuzo. Indangacyuzuzo ziri ukubiri:  hari indangacyuzuzo 

    zisanzwe n’indangacyuzuzo ngaruka.

    Indangacyuzuzo zisanzwe
    Indangacyuzuzo zisazwe ziboneka muri ngenga zose no mu nteko cumi 

    n’esheshatu.




    -Indangacyuzuzo ngaruka
     Indangacyuzuzo ngaruka ni –ii-  na -iy-. Indangacyuzuzo ngaruka -ii- ikorana 
    n’inshinga zifite imizi itangirwa n’ingombajwi. Indangacyuzuzo ngaruka -iy-  

    ikorana n’inshinga zifite imizi itangirwa n’inyajwi


     UMWITOZO
    1. Garagaza intego z’inshinga zitsindagiye  n’amategeko y’igenamajwi.
     a) Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
     b) Wituma ibyo bikoresho  mu mahanga kuko mu Rwanda tubikora.
     c) Nuhura na Petero uzanabimwibutse.
     d) Uzahagere bidatinze.
     e) Ndishimye kuko uri kumwe n’umugobo ukomeye. n- ra-ii-shim-ye  

    r→d/n- , a→ø/ -J

    4.4. 2.  Uturemajambo tw’inshinga twungirije: Ingereka (GRK)
     IGIKORWA
     Soma interuro zikurikira witegereza amagambo atsindagiye hanyuma 
    ugaragaze intego z’ayo magambo atsindagiye. Hera ku ntego z’ayo 
    magambo maze ukore ubushakashatsi utahure inshoza n’ubwoko 
    bw’ingereka zikorana n’inshinga.
     a) Twakoranaga umurava tukiri bato.
     b) Ntimwihingire nabi mutarumbya.
     c) Amakimbirane yo mu muryango aterwa no kudashyira imbere 
    ibiganiro.

     d) Ntimutererane ababagana bifuza ko mubagira inama.

     Inshoza y’ingereka
    Ingereka ni akaremajambo kajya hagati y’umuzi n’umusozo by’inshinga 
    kakayizanira ingingo nshya. Iyo umuzi wiyunze n’ingereka bibyara igicumbi 

    gishya kikitwa intima.

    Ingereka zirimo ibyiciro bibiri:  Ingereka zihora zibanziriza izindi n’ingereka 

    zifata umwanya ubonetse wose.

     a) Ingereka zihora zibanziriza izindi
    Ingereka nsubira

     Izi ngereka ziha inshinga inshoza y’igikorwa kisubiramo inshuro zirenze imwe.


    Ingereka ngirura/ ngiruka

    Ingereka ngirura ni igereka iha inshinga inyito ibusana n’ibumbatiwe n’umuzi.

    Ingereka ngirura/ngiruka n’ingero z’inshinga:


    Ingereka z’inyabune
    Ingereka z’inyabune ni uturemajambo dukunda kugendana ari tune zikiyomeka 
    ku muzi utihagije/udafite inyito yumvikana. Iyo mizi igira inyito iyo yiyunze 
    n’ingereka z’inyabune.   Ingereka z’inyabune zishobora kugenda ari enye, eshatu 

    cyangwa ebyiri

     Imwe mu mizi itihagije ikoresha ingereka z’inyabune ni  iyi ikurikira: -han-,  

    -ramb-, -hir- -ter-,   -cuk-, -hag-;-bamb-*-; -eg-; -j


    - Ingereka ngirika
     Ingereka ngirika ivuga ko igikorwa kibumbatiwe n’igicumbi k’inshinga 

    gishoboka cyangwa se kitaruhanyije kugerwaho.


    b) Ingereka zifata umwanya ubonetse wose.- 
    Ingereka ingirana: -an
    Ingereka ngiranna ifite ingingo y’ibanze yo gukorera icyarimwe.
     
    Ingero:

    Gukundana: ku-kund-an -a
    Gukorana: ku-kor-an-a                      k→ g/-GR- 
                              Ingereka ngirira: -ir
    Ingerka ngirira ingingo y’ibanze ni ugukora mu mwanya w’undi.
     
    Ingero:

    Gukinira: ku-kin-ir-a                          k→ g/-GR
    Gukorera: ku-kor-ir-a                        k→ g/-GR            i→ e/Co-  - 
                                   Ingereka ngirisha: -ish-/-sh
    Ingereka ngirisha igira inyito y’ibanze ni ukwifashisha ikintu ukora ikindi.
     Ingerka -sh- ikorana gusa n’imizi y’imvugwarimwe mu gihe ingereka -ish- 

    ikorana n’imizi isanzwe.

     Ingero:
     Guhingisha: ku-hing-ish-a                 k→ g/-GR
     Gukosha: ku-ko-sh-a                           k→g/-GR- 

                          Ingereka ngiza: -y-

    Ingereka ngiza igira inshoza y’ibanze yo gutera ikintu kubaho cyangwa 

    kubitegeka.

     Ingero:
     Gukubuza: ku-kub-ur-y-a                  r+y→ z     k→ g/-GR
     Kubyaza: ku-byar-y-a                           r+y→ z     k→ g/-GR
                                Ingereka ngirwa: -w-/-bw
    Ingereka ngirwa yerekeza amaherezo y’igikorwa kuri ruhamwa aho kuyerekeza 

    ku cyuzuzo. 

    Ingereka -bw- ikorana n’imizi y’imvugwarimwe mu gihe ingereka -w- ikorana 
    n’imizi isanzwe.

     

    Ingero:
     Gukubitwa: ku-kubit-w-a                   k→ g/-GR
     Kwigwa: ku-ig-w-a                               u→ w/-J
     Gukobwa: ku-ko-bw-a                        k→ g/-GR

     Gutabwa: ku-ta-bw-a                          k→ g/-GR

    IMYITOZO

     1. Tahura inshinga ziri mu nteruro zikurikira, ugaragaze intego zazo 
    n’amategeko y’igenamajwi.
     a) Muzamumbwirire rwose ntazampemukire.
     c) Wikwikorera ibyo bintu byose utavunika.
     d) Witumiza ibintu mu mahanga.
     e) Nubona na Kabanyana uzanabimwibutse.

     f) Uzahampingishirize bidatinze.

    2. Kora interuro irimo inshinga itondaguye igaragamo  uturemajambo 
    twose uko ari umunani. Sesengura iyo nshinga ugaragaze uturemajambo 

    twayo  maze uvuge amazina yatwo.

     IV.5. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
     Ugendeye ku mabwiriza agenga ihangamwandiko, hanga umwandiko 
    ntekerezo  w’imrongo mirongo itatu, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Gukumira 
    amakimbirane ni imwe mu ngamba zo kugera ku iterambere rirambye”
     
    Ubu nshobora:

     -Gusoma neza nubahiriza utwatuzo n’isesekaza. 
     -Gusesengura umwandiko ngaragaza ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo. 
     -Gukoresha mu nteruro amagambo nungutse. 
     -Gusobanura intandaro y’amakimbirane n’uburyo bwo kuyakumira
     -Gusesengura inshinga itondaguye agaragaza uturemajambo n’amategeko 
    y’igenamajwi 

    Ubu ndangwa:

     No gukemura amakimbirane aho nahura nayo hose.

     No kwimakaza umuco w’amahoro.  

    IV. 6. Isuzuma risoza umutwe wa kane
     Umwandiko: Gukumira no kurwanya jenoside

     
    Iri jambo “jenoside” ryakoreshejwe bwa mbere mu 1944 igihe habaga 
    amarorerwa yibasiye Abayahudi i Burayi. Jenoside rero ryahawe ubwicanyi 
    ndengakamere bugamije kurimbura imbaga y’abantu bafite icyo bahuriyeho 
    gishobora kuba: ubwoko, idini, akarere, isura, ibara ry’uruhu, igitsina, 
    ubwenegihugu, inkomoko, ururimi, ibitekerezo bya poritiki n’ibindi, hashyirwa 
    mu bikorwa umugambi uba warateguwe. Icyo cyaha kidasanzwe cyashyizwe 
    mu mategeko mpuzamahanga mu 1948 nk’icyaha gitandukanywa n’ibindi 
    byaha by’ubwicanyi kubera umugambi n’ubushake bwo kurimbura abantu 
    bazira icyo bari cyo. Jenoside itegurwa na Leta kuko ari yo yonyine ifite uburyo 
    n’ubushobozi bwo gufata ikemezo cyo kurimbura itsinda ry’abantu. Mu bihe 
    bisanzwe, uwafata icyo kemezo Leta itabishyigikiye yamuhagarika ikarengera 
    abaturage ishinzwe kurinda. Jenoside ni icyaha kidasaza, gihanirwa aho ari ho 
    hose ku isi. Umuntu yakwibaza ati: “Jenoside ishoboka ite? Ni izihe ngamba 
    zafatwa mu kuyikumira no kuyirwanya?”

    Hari abashakashatsi banyuranye banditse kuri jenoside, ariko hano turavuga 

    ku mushakashatsi Geregori Sintato (Gregory Stanton). 

    Mu gitabo ke yise “What is genocide?”, umushakashatsi ku bumenyi bwa 

    jenoside n’uburyo bwo kuyirwanya, Geregori Sintato (Gregory Stanton) 
    ukomoka muri Amerika ni we washyize ahagaragara intambwe zinyuranye 
    jenoside inyuzwamo kugira ngo ishoboke. Ni ngombwa kumenya ibiranga buri 
    ntambwe kugira ngo umenye uko wayikumira n’uko wayirwanya.

    Mbere ya byose, abategura jenoside batandukanya abaturage, bakabacamo íbice 

    bibiri «Twe» na «Bo» bagendeye ku bwenegihugu, ubwoko, inkomoko cyangwa 
    imyemerere. Muri iki gikorwa, abategura jenoside bagerageza kumvisha 
    abaturage ko kubacamo ibice nta cyo bitwaye kandi ko nta ngaruka bifite. Ariko 
    mu by’ukuri bo baba bazi impamvu yabyo n’icyo bashaka kuzageraho.

    Nyuma yo gucamo abaturage ibice, buri tsinda rihabwa izina ryihariye, 

    rikagenderwaho babatandukanya n’abandi badahuje itsinda. Ibi 
    bigashimangirwa

    n’inyigisho z’urwango zirushaho gutandukanya amatsinda yombi, kugeza ubwo 

    itsinda ryibasiwe rifatwa nk’umwanzi mu muryango ribarizwamo.

    Nyuma yo gutandukanya amatsinda no kuyaha amazina yihariye kuri buri tsinda, 

    itsinda ryibasiwe ritangira kwamburwa ubumuntu, abarigize bakagereranywa 
    n’ibikoko.

    Ku rwego rwa kane, abategura jenoside barangwa n’ibikorwa bitandukanye 

    bitegura ishyirwa mu bikorwa ryayo. Hategurwa hakanigishwa abazayikora, 
    hagashakwa ibikoresho bizifashishwa.

    Ku rwego rwa gatanu, abategura jenoside batangira kwibasira abatagira aho 

    babogamiye, batabyumva kimwe na bo; kugira ngo bitazababuza gushyira mu 
    bikorwa umugambi wabo wa jenoside.

    Hakurikiraho kugaragaza abagomba kwicwa, hagakorwa urutonde rwabo. 

    Nyuma yo gukora urutonde rw’abagomba kwicwa, hakurikiraho kubica 
    hagamijwe kumaraho abagize itsinda runaka.

    Nyuma yo gushyira mu bikorwa jenoside, iteka abayikoze ntibaba bemera 

    ibyaha bakoze. Nibwo usanga barangwa no guhakana ibyabaye, bagahisha ukuri, 
    bakibasira abatangabuhamya n’ibindi byose bagamije kuburizamo ibimenyetso 
    bituma umugambi wabo umenyekana n’uburyo wateguwe.

    Kugira urukundo rwa mugenzi wawe no kumva ko abantu ari ibiremwa 

    by’Imana ni yo ntwaro ya mbere yo kwirinda no gukumira jenoside. Ni 
    ngombwa kwamagana ubuyobozi bucamo abaturage ibice bubumvisha ko atari 
    bamwe. Mu mategeko ahana ya buri gihugu, hakwiye gushyirwamo itegeko 
    rihana umuntu wambura mugenzi we ubumuntu amwitiranya n’inyamaswa 
    cyangwa amuha andi mazina agamije kumutesha agaciro. Abayobozi b’igihugu 
    n’ab’imiryango mpuzamahanga bakwiye kwamagana no guhana ababiba 
    inzangano n’amacakubiri babicishije mu biganiro mbwirwaruhame no mu 
    bundi buryo bunyuranye bw’isakazamakuru.

    Mu kurwanya jenoside, Umuryango w’Abibumbye “UN” ugomba gukumira 

    igurwa ry’intwaro ku bihugu no ku baturage bagaragaweho umugambi 
    mubisha wa jenoside bakanafatirwa ibihano mpuzamahanga. Ni ngombwa 
    kandi gutangaza ibihugu byagaragaweho itegurwa rya jenoside no gushyiraho 
    ingabo mpuzamahanga zo gutabara mu maguru mashya abibasiwe na jenoside. 
    Birakwiye kandi guca umuco wo kudahana, abakoze jenoside bagacirwa imanza 
    aho baba baherereye hose.

    Muri make uruhare rwa buri muntu mu gukumira no kurwanya jenoside 
    ni 
    ukwamagana abagifite ingengabitekerezo ya jenoside no guhana 
    abayitsimbarayeho.

    Kurangwa n’imitekerereze, imyumvire, imikorere n’imyitwarire izira ivangura 

    iryo ari ryo ryose mu bikorwa bya buri munsi, twubahiriza uburenganzira bwa 
    muntu bwo kubaho, kumvwa no gukemurirwa ibibazo no kwemera ibitekerezo 
    bitandukanye.

    Ni ngombwa kandi gutoza abana n’abo tubana kubahiriza uburenganzira 

    bw’abandi no kwirinda ivangura n’amacakubiri aho ava akagera.

    Bifatiye ku bya Geregori Sintato (Gregory Stanton), 1944, What is genocide?

     
    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
     1. Jenoside ni iki?
     2. Intambwe jenoside inyuramo kugira ngo igerweho ni zingahe? Zivuge 
    uzikurikiranyije.
     3. Vuga nibura uburyo butatu bwo gukumira jenoside bugaragara mu 
    mwandiko.
     4. Ni iyihe nama wagira buri muntu mu rwego rwo kwirinda no kurwanya 
    jenoside?
     5. Garagaza uburyo bunyuranye bwo gukumira no kurwanya jenoside 
    butavuzwe mu mwandiko.
     6. Garagaza ingingo z’ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko.
     
    II. Ibibazo by’inyunguramagambo
     1. Sobanura amagambo akurikira:
     a) Ubumuntu 
    b) Guta agaciro
     c) Umugambi mubisha
     d) Guhana umugambi
     2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ku buryo wumvikanisha 
    icyo asobanura: ubumuntu, kwibasira, agaciro.
     3. Simbuza amagambo atsindagiye impuzanyito zayo ziri mu mwandiko.
     a) Ni ngombwa gutabara abantu bibasiwe na jenoside bidatinze.
     b) Mudacogora yaboneranywe n’abajura.
     
    III. Ikibonezamvugo 
    1. Inshinga isanzwe itondaguye igira uturemajambo tw’ibanze tungahe? 
    Tuvuge.
     2. Erekana uturemajambo twungirije inshinga igira? Ese inshinga 
    itondaguye igira uturemajambo tungahe? Andika amazina yatwo.
     3. Hari ubwoko bungahe bw’ingereka mu nshinga itondaguye? 
    4. Sesengura inshinga itondaguye ugaragaza amazina y’uturemajambo 
    n’amategeko y’igenamajwi yakoreshejwe.
     a) Kamanzi ati: “Mu bucuruzi bwange, nkoresha abantu benshi”.
     b) Ese Petero arakishonjesha iyo bamubwiye kujya mu mirimo isaba ingufu 
    c) Za ngabo zaracumbukuye, ubu zigeze hakurya ya Nyabarongo.
     d) Kera Abanyarwanda bamesheshaga imigwegwe. Ese ubu baracyakora batyo?

  • UNIT 5: KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    -Gusesengura umwandiko ku bihumanya ikirere agaragaza ingingo 
    z’ingenzi ziwukubiyemo.
    -Guhanga umwandiko ku nsanganyamatsiko yahawe. 

    -Kwandika interuro agaragaza ubutinde n’amasaku. 

     IGIKORWA CY’UMWINJIZO
     Ku bwawe urumva hakorwa iki ngo ikirere kidahumana?  Garagaza 
    uruhare rwa muntu mu kubungabunga ibidukikije n’uburyo buboneye 

    bwo kurinda ikirere.

    V.1. Umwandiko: Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe

     Ibidukikije bikubiyemo ibice bibiri, birimo ibidukikije kamere umuntu 

    atagizemo uruhare

     nk’imisozi, inyoni, ibirunga, ibiyaga karemano, inzuzi karemano n’ibindi.Hari 
    kandi n’ibiva ku bikorwa bya muntu, birimo, urusobe rw’ibinyabuzima ndetse 
    n’ibikorwa by’ubukungu n’imibereho y’abantu, ibirebana n’umuco, ubwiza 
    ndetse n’ubumenyi bishobora kugira ingaruka ziziguye cyangwa zitaziguye, 
    ku majyambere y’ahantu, ku binyabuzima no ku bikorwa by’umuntu. Mu 
    bibangamira ibidukikije twavuga nk’ibyangiza ikirere bigatera imihindagurikire 
    y’ibihe. Nubwo inganda zikenewe kugira ngo habeho iterambere ariko ibyotsi 
    biva mu nganda bicucumuka bijya mu kirere bikacyangiza. Biriya byotsi 
    byose bibi biva mu nganda ni byo byangiza igice k’ikirere kigabanya ubukare 
    bw’imirasire y’izuba itugeraho ku isi hakaba imihindagurikire y’ibihe ishobora 
    kuba intandaro y’amapfa. Ibyotsi bihumanya ikirere ntibiva mu nganda gusa. 
    Nta wakwirengagiza ko ibinyabiziga, ubwato n’indege bikoresha amavuta, 

    risansi na mazutu bisohora ibyotsi bihumanya ikirere. 

    NI ngombwa kugabanya imodoka zicucumura ibyotsi byangiza ikirere no 
    gukoresha mu nganda ikoranabuhanga rikuraho ikoreshwa ry’inkwi cyangwa 
    ibikomoka kuri peterori, ahubwo bagashishikarira gahunda zibungabunga 
    ibidukikije. Gutema amashyamba na byo biri mu bigira uruhare runini 
    mu kwangiza ibidukikije. Ibyotsi byanduye biva mu nyanja biyungururwa 
    n’amashyamba ntibishobore gukomeza ngo byangize ikirere. Iyo nta 
    mashyamba ahari birakomeza bikajya kwangiza ikirere ku buryo na byo bigira 
    uruhare runini mu mihindagurikire y’igihe. Abashakashatsi bagiye bashaka 
    uburyo bayobya imiyaga imwe n’imwe ikomoka mu nyanja maze ugasanga na 
    bo bateje imihindagurikire y’ibihe. Ubusanzwe iyo miyaga igira gahunda yayo 

    itera imvura kugwa ku mugabane uyu n’igihe iki n’iki. 

    Ubwo bushakashatsi rero buvanze n’ibyuka binyuranye byoherezwa mu 
    kirere bitera ibihe guhindagurika mu buryo budasobanutse igihe abantu bari 
    biteze imvura bakayibura, yanagwa ikaza itunguranye. Ibyo byose bidindiza 
    iterambere kubera ko bikurura amapfa inzara igasizora. Umuntu mu bikorwa 
    bye yakagombye kumenya ko kwibasira amashyamba n’ibimera ari uguta 
    abatuye isi mu kangaratete. Amashyamba afite akamaro kanini mu buzima 
    bw’abantu. Ayungurura umwuka duhumeka kandi akanabika urundi rusobe 
    rw’ibinyabuzima nk’inyamaswa, inyoni n’ibindi. Ibihugu byinshi birwana 
    urugamba rukomeye rwo kugaragaza ubuhangange, bigacura ibisasu bya 
    kirimbuzi byoreka imbaga bikarimbura amazu n’imisozi. Ibi bisasu biri mu bya 
    mbere byangiza ikirere, aho byasibaniye ubuzima bukaba ingume. Abahanga 
    bemeza ko ahantu habaye isibaniro ry’ibitwaro bya kirimbuzi, abagore baho 
    baba bashobora kubyara abana babura ingingo zimwe na zimwe kubera ubumara 
    buba bugize ibyo bisasu buba bwarakwirakwiriye mu mwuka bahumeka.

    Kwita ku bidukikije byaba karemano cyangwa ibyakozwe n’abantu ni inyungu ya 

    buri wese kuko iyo utabyitayeho byo biraguhana kuko uko byamera kose bizana 
    ingaruka za vuba cyangwa zitinze, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. 
    Ni ahacu kwita no ku guharanira kurengera ibidukikije kuko kubyitaho ari 
    uguharanira iterambere rirambye rizira ingaruka zitandukanye zatezwa no 

    kubyangiza.

     V. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
     Soma umwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe”, ushakemo amagambo 
    udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko 

    wifashije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO
     1. Uzuza izi nteruro ukoresheje amagambo yakoreshejwe mu 
    mwandiko:
     a) Iyo ibidukikije byibasiwe, abantu basigara mu………………………… 
    bakicwa n’inzara.
     b)  Ibihumanya ikirere bitera amapfa kubera ko habaho………… 
    imvura ikaba yabura.
     c)……………………afite akamaro ku kuyungurura umwuka duhumeka 
    no kubika urusobe rw’ibinyabuzima.
     d)Ibihugu byateye imbere bicura ibitwaro bya kirimbuzi kubera 
    kurwanira………………….
     2. Koresha aya magambo mu nteruro wihimbiye.
     a) Ubumara     
    b) Amapfa     
    c) Ibidukikije       

    d) Ikirere

     5.1.2. Gusoma no  kumva umwandiko
     Ongera usome umwandiko “Ikirere n’imihindagurikire y’ibihe”maze usubize 
    ibibazo bikurikira:

     1. Mu mwandiko batubwira ko ibidukikije birimo ibice bingahe?
     2. Ni ibiki bibangamira ibidukikije kivugwa mu mwandiko?
     3. Sobanura uburyo inganda zishobora gutera imihindagurikire y’ibihe.
     4. Ni izihe ngamba zafatwa kugira ngo ibinyabiziga bitangiza ikirere?
     5. Sobanura uburyo gutema amashyamba bitera imihindagurikire y’ibihe.
     6. Ni gute ubushakashatsi na bwo bushobora kugira uruhare mu 

    mihindagurikire y’ibihe?

     5.1.3. Gusoma  no gusesengura umwandiko
     Ongera usome umwandiko “Ikirere n’imihindagurika ry’ibihe” maze usubize 

    ibibazo bikurikira:

     1. Garagaza ibindi bintu bitavuzwe mu mwandiko ubona byahumanya 
    ikirere
    2. Garagaza ingingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko.
     3. Huza ibivugwa mu mwandiko “Ikirere n’imihindagurika ry’ibihe” 
    n’ubuzima busanzwe ubamo.

     4. Ni ubuhe buryo bwiza bwo kubungabunga ibidukikije?

     UMWITOZO
     Ushingiye ku mabwiriza y’ihinamwandiko, hina umwandiko “Ikirere 

    n’imihindagurikire y’ibihe” mu mirongo icumi.

     V. 2. Amasaku mbonezanteruro
     IGIKORWA

     Soma interuro zikurikira wubahiriza ubutinde n’amasaku, hanyuma 
    usubize   ibibazo  byazibajijweho.

     a)Ikirêerê n’ûmwuûka duhuumêeka byaangiizwa n’îibyôotsi.
     b)Umugorê n’ûmugabo barafâtanya mu kurêengera ibidûkikije.
     c)Karaangwâ yahûguuye abatûuranyi bê kuu ngârukâ z’aâko kaânya 
    cyâangwâ  zizigûye zikomôoka ku kwâangiiza amashyaamba.
     d)Muu nzêego z’ûbuyobozi biitoondera  ibyaâkwaanduza umwuûka 
    mwiizâ

     Ibibazo

     1. Mukurikije imivugirwe y’izo nteruro murumva ari ayahe masaku yaje 
    mu myanya atari  asanzwemo? Kubera iki? 
    2. Mukore  ubushakashatsi mutahure  inshoza y’amasaku mbonezanteruro, 
    mugaragaze impamvu amagambo agenda ahindura amasaku kamere iyo  
    ari mu  nteruro.
     3. Mushake andi masaku mbonezanteruro atagaragajwe muri  izo nteruro.
     
    Inshoza y’amasaku mbonezanteruro

    Amasaku mbonezanteruro ni amasaku avuka iyo ijambo rihinduye isaku kamere  
    ryari rifite bitewe n’ubwoko bw’ijambo biri  kumwe mu nteruro. Mu nteruro 
    amagambo agenda ahindura amasaku kamere bitewe n’uko yakoreshejwe. 

    Hari amoko y’amagambo atuma habaho imihindagurikire y’amasaku. Ayo ni 
    nk’ibyungo na na nka, ndetse n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a. 

    1. Amasaku mbonezanteko ashingiye ku byungo cyangwa ku 

    binyazina ngenera.

     a) Iyo ijambo rikurikira icyungo cyangwa ikinyazina ngenera  ridafite isaku 
    nyejuru muri kamere yaryo, amasaku yaryo ntahinduka. Ibyo ariko 

    bishoboka iyo iryo jambo ridatangiwe n’inyajwi.

     Ingero:
    Ishyaamba ryiitaabwahô  na Mugisha.
     Kanyâna na Kagabo bafatanya kuriinda ibihûmaanya ikirêerê.
     Umukôro wa Mugabo.

    b) Ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ijambo ridatangiwe n’inyajwi, gihita 

    kigira ubutinde, kereka iyo ijambo gisobanura riri mu nteko 1, 3, 4, 6, 9.

     Ingero:  
    -Abâana baa Nkûbito biîtabiiriye umugaanda wô gutêera ibitî
    -Ageendana na Cyûuma.
    -Mukuungwâ na Ntâruka bireegeranye.

    c) Iyo icyungo cyangwa ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ijambo rifite isaku 

    nyejuru ku mugemo wa kabiri, iryo saku nyejuru riri kuri wa mugemo wa 

    kabiri ryimukira ku mugemo wa mbere w’iryo jambo.

     Ingero: 
     - Saavê ituuwe nka Kîbuungo.
     - Umukôro wa Mûtesi
     d) Iyo ibyungo  “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi -a, 
    bikurikiwe n’izina ridafite indomo, ariko rifite isaku nyejuru ku mugemo 

    wa gatatu, iryo zina rifata isaku nyejuru ku mugemo waryo wa mbere. 

    Ingero:
     Kiizâ na Mûgorê baravûukana.  

    Umujyî wa Kîgalî urasukuuye.

    e) Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi -a 
    bikurikiwe n’izina ridafite indomo, ku mugemo wa kabiri rifite isaku nyesi 
    nyejuru, iryo saku rirahaguma, umugemo wa mbere na wo ugafata isaku 

    nyejuru.

     Ingero:
     Inzu ya Kâriîsa sî iy’îbyaâtsi.

     Kamaâri yiigiisha nka Mûhiîre kubûungabuunga ibidûkiikije.

    f) Buri gihe iyo ibyungo “na” na “nka”n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi - a 
    bikaswe bikurikiwe n’izina ritangiwe n’indomo, iyo ndomo itangira iryo 

    zina ihita ifata isaku nyejuru.

     Ingero: 
     Umugorê n’ûmugabo
     Abâana b’âbakoôbwa
     g) Buri gihe iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi 
    –a bikaswe bikurikiwe n’izina rifite isaku nyejuru cyangwa nyejuru nyesi 

    ku mugemo wa kabiri, bituma indomo y’iryo zina igira isaku nyejuru nyesi.

     Ingero:
     - Afatwa nk’îintwâari.
     - Miniisîtiri w’îintêbe yasuuye/yasûuye Icyaânya cy’Âkagêra
     h) Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a bikaswe 
    bikurikiwe n’ikinyazina nyereka, icyo kinyazina nyereka gifata isaku nyesi 

    nyejuru ku nyajwi ibanza.

     Ingero:
    Abatô bageendana n’iîki gihe.
    Yiitwaara nk’aâba babyêeyi bê.

    Guhumaanya ikirêerê biteeza ingârukâ z’aâko kaânya.

     2. Amasaku mbonezanteruro adashingiye ku byungo cyangwa ku 
    binyazina ngenera.

     a)  Ikinyazina mbanziriza gihorana isaku nyejuru ku gicumbi cyacyo.
     Ingero:
    -
    Uwô mvugâ yaaje.
    -
    Ibyô akorâ birakwîiye.
     b) Indangahantu ho, yo, mo/mwo bifatana n’inshinga n’akajambo ko bifata 

    buri gihe isaku nyejuru.

     Ingero:
    - Si bavuzê.
    - yagiiyeyô.
    - Namuboonyemô/ Namûboonyemô.
     c) Inshinga mburabuzi “ni /si” ikoreshejwe mu nteruro buri gihe ifata isaku 

    nyejuru. Nyamara iyo itangiye interuro iryo saku riratakara.

    Ingero:
     - Amasuunzu amasakâ.
     - Uwô nshâakâ uwo.
     - Ni umwâana nk’âbaândi.
     - Si nge ujyayô.

     d) Indangahantu “i ”  na yo ishobora guhindura amasaku kamere y’amagambo.

    Ingero:
    - Saavê
    - Avuuka i Sâavê. 
    e) Iyo mu nteruro hakoreshejwe ibyungo “no” na “nko” n’ibinyazina ngenera 

    bifite igicumb–o, bifata isaku nyejuru.

    Ingero:
    Kunywâ kuryâ birajyaana.
    Umurimâ guhîinga nî uwo.
    yo nyâna gukwâ nî iyi.
    f) Impakanyi (ta) igira isaku nyejuru kandi ntigira integuza kandi ntiba 

    n’integuza.

     Ingero:  
     Kukorâ biravûna.

     Kuzâajya bizaatubabaza.

    UMWITOZO
    Soma neza kandi wandike izi nteruro zikurikira mu nyandiko ya 
    gihanga.

    a) Gutera ibiti biranga umuturage w’ibikorwa by’impuhwe n’ineza.
    b) Iterambere rirambye turigezwaho no kurinda ikirere ibigihumanya.
    c) Ni ngombwa kugabanya ibyotsibiva mu modoka n’ikoreshwa ry’inkwi.
    d) Kagabo na Mutoni bahawe igihembo kuko bafashe neza ibidukikije.

    e)Nyiri amahirwe amenya iby’imihindagurikire y’ibihe.

    V.3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
     Ugendeye ku mabbwiriza y’ihangamwandiko, hanga umwandiko ufite uburebure 
    buri hagati y’imirongo mirongo itatu na mirongo ine ku nsanganyamatsiko 

    ivuga  ku bihumanya  ikirere

     Ubu nshobora:
    -Gusesengura umwandiko ku nsanganyamatsiko zivuga ku bihumanya 
    ikirere.
    - Guhanga umwandiko ku nsanganyamatsiko zivuga ku bihumanya ikirere.

     Kwandika interuro ngaragaza ubutinde n’amasaku

     Ubu ndangwa:
    -No gushishikariza abandi kubungabunga ibidukikije birinde kwangiza 
    ikirere.
    -No gushishikarira gusoma no kwandika interuro n’izindi nyandiko 

    nubahiriza ubutinde n’amasaku.

     V.4. Isuzuma risoza umutwe wa gatanu
     
    Umwandiko: Ibidukikije, inkingi y’ubuzima
     Kuva kera na kare, umuntu azi ko yarazwe kuba umutware w’isi. Yahawe ubwenge 
    bwo kuyigenga no kwifashisha ibidukikije mu mibereho ye ya buri munsi. Uko 
    amajyambere agenda yiyongera ni ko ikitwa umutungo kamere twasigiwe 
    n’abakurambere bacu ugenda ukoreshwa rimwe na rimwe neza cyangwa nabi 
    hirengagijwe abavuka uko bwije n’uko bukeye. Byumvikana bite ukuntu ba 
    rutwitsi bagambirira guhindura isi yacu ubutayu? Ba gashozantambara bahora 
    mu myiyereko yo kugerageza ibitwaro byabo bya kirimbuzi kandi bijunditse 
    ubumara, bazi ko byangiza ikirere? Abanyenganda zitandukanye bagira batya 
    bagasuka, bakajugunya imyanda ivuye mu nganda, mu nzuzi no mu biyaga 
    cyangwa, bazi ko nta cyo bitwara? Uretse n’ibyo, ibyotsi biva muri izo nganda 
    bihumanya ikirere cyacu bikatugiraho ingaruka.

    Muntu yagombye kumenya ko kwibasira ibidukikije harimo ibimera 

    n’amashyamba ari uguta abayituye atiretse mu kangaratete. Ibimera bifite 
    akamaro kanini mu buzima bw’abantu. Uko tubizi, ibimera biyungurura 
    umwuka duhumeka. Igihe isi dutuye izaba yabaye ubutayu nka Sahara, ikirere 
    cyuzuye umwuka uhumanye udashobora kuyunguruka, iherezo ry’abatuye 
    isi rizaba irihe? Abahanga mu bumenyi bw’amashyamba bemeza ko adufitiye 
    akamaro kanini kuko atuma imvura igwa, atuma duhumeka umwuka mwiza, 
    arwanya n’isuri. Kuki abantu biyibagije ya mvugo igira iti: “Nutema kimwe 
    uge utera bibiri!” Abacukura amabuye y’agaciro bakarimbura ibimera, bumva 
    bitaniye he no gutema ishami ry’igiti wicayeho?
     
    Ni ukuri gutera imbere ntawubyanze; ntiwahagarika inganda, gucukura 
    amabuye y’agaciro, gukoresha ibinyabiziga utirengagije ubwato n’indege 
    bikoresha amavuta, risansi ndetse na mazutu. Iri terambere duharanira twese 
    kugeraho rijyana n’ingaruka zitandukanye. Umwotsi wa moteri z’ibinyabiziga 
    byarondowe harimo n’ibisohorwa n’inganda bigira uruhare mu kutwangiriza 
    ikirere.

    Kwandura kw’ikirere bijyana no kwandura kw’umwuka. Kubera ko umwuka 

    ugira uruhare mu kugena ibihe by’imvura n’izuba, urumuri, ubushyuhe 
    cyangwa ubukonje bikaboneka mu rugero rushimishije nubwo hari aho 
    bikabya; umwuka wanduye, uhumanye utuma ibihe bigenda bihindagurika, 
    abahinze imyaka bakabura imvura bakarumbya, izuba rigacana imisozi ikaka, 
    ibimera n’amashyamba bikaba umuyonga, abantu, inyamaswa n’amatungo 
    bikarimbuka. Biriya byuka byose bibi ni byo byangiza igice k’ikirere kigabanya 
    ubukare bw’imirasire y’izuba itugeraho ku isi; abahanga mu bumenyi bw’isi 
    icyo gice bakita “ozone”. Kera iyo amapfa y’imvura cyangwa y’izuba yafataga 
    igihe kirekire, abantu barasuhukaga bakajya guhahira iyo byeze. Ikibazo kiriho, 
    ubu kubona aho ingaruka z’iterambere ritaragera biragoye; ikiriho ni ugufata 
    ingamba.
     
    Kubungabunga ibidukikije ni bwo buryo bwiza bwo kugira ngo bisugire. 

    Abayobozi b’Igihugu muri poritiki nziza yo kubungabunga ibidukikije, 
    hashyizweho ikigo k’Igihugu gishinzwe kubibungabunga. Mu mpande zose 
    z’Igihugu, ku bigero byose by’abantu bajijurirwa akamaro k’ibidukikije 
    hakoreshejwe abafashamyumvire, bafatanyije n’abashinzwe gufata neza 
    ubutaka, imiturire no kurengera ibidukikije. Nihadashyirwamo ingufu ngo buri 
    wese ahagurukire kubungabunga ibidukikije Imana yaduhayeho impano ngo 
    muntu abigenge, biratwereka isi igenda irushaho gusatira iherezo ry’ubuzima. 
    Abemeza ko amazi atari amazi gusa ahubwo ari n’ubuzima ntibibeshye.

     
    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
    1. Garagaza akamaro k’ibimera. 
    2. Andika ibintu byangiza ikirere.
    3. Ba rutwitsi ubavugaho iki? 
    4. Ni irihe sano rigaragara hagati yo kwandura kw’ikirere n’umwuka?
    5. Hari icyo ubutegetsi bw’Igihugu bwakoze mu rwego rwo kubungabunga 
    ibidukikije? Sobanura neza igisubizo cyawe. 
    6. Buri wese mu batuye iyi si arasabwa iki?
     7. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko? 

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo
     1. Sobanura amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko
     a) Umutungo kamere
     b) Kujundika ubumara
     c) Imirase
     d) Gusugirae) Uruganda
     2. Huza amagambo yo mu ruhushya A n’ibisobanuro byayo biri mu 

    ruhushya B

     3. Simbuza amagambo yanditse mu mukara tsiri impuzanyito zayo ziri mu
        mwandiko.
     a) Twabonye imyambi y’izuba tumenya ko bukeye.

     b) Imyuka isohorwa n’inganda yanduza ikirere.

     III. Ikibazo ku butinde n’amasaku
     Andika neza interuro zikurikira wifashishije ubutinde n’amasaku kandi 
    ugabanye ibimenyetso
     a) Mu muco nyarwanda kirazira gukora ubushakashatsi wangiza ibidukikije.
     b) Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kubungabunga ahantu 
    nyaburanga.
     c)  Ibyotsi biva mu nganda n’imodoka bihungabanya ibinyabuzima n’umwuka 
    duhumeka.
     d) Iby’iki gihe bisaba gusigasira ubuzima bwacu.

     e)  Nyiri ibyago ni rubanda rugufi rutazi iby’umutungo kamere.

     IV.    Ihangamwandiko
     Hitamo insanganyamatsiko imwe maze uyiramburemo umwandiko w’imiringo 
    mirongo itatu (30).
     a)  Kubungabunga ibidukikije ni inkingi y’ubuzima buzira umuze.

     b)  Kurwanya ibihumanya ikirere ni inshingano ya buri wese. 

  • UNIT 6: GUKUNDA IGIHUGU

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    -Gusesengura umwandiko ku kurwanya ruswa n’akarengane atahura 
    ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo. 
     -Gukora inyandikomvugo y’inama. 
     -Gusesengura amazina y’amatirano agaragaza uturemajambo 

    n’amategeko y’igenamajwi. 

     IGIKORWA CY’UMWINJIZO
     Ukurikije uko uzi ingaruka za ruswa n’akarengane ni iki wakora kugira 
    ngo uwo muco mubi ucike burundu mu Igihugu. Sobanura uruhare rwawe 

    nk’urubyiruko mu guca  ruswa n’akarengane. 

    VI.1. Umwandiko: Ntumpeho


     Ni mucyo twambare, twambarire
     Kuba imena.
     Jyewe ubu nahisemo, nzatwaza ngana imbere.
     Nushaka unkurikire, mu runana
     Rw’imihigo,
     Turishinge turahire, yuko
     Tuzahora
     Dukunda ibyiza: Ubutabera n’amahoro
     Urukundo n’ubupfura; ubukire
     Bwanga ibyo ndabugaya
     Ntumpeho

    1. Nuteranya abuzuye,
     Ubwo uratata nturi imfura.
     Niba uhora utanya amoko
     Ngo abantu bamashane,
     Nusumbanya n’uturere
     Uribagire wifashe,
     Ntumpeho.
     
    2. Niba utunzwe na ruswa

     Ukura mu baturage,
     Niba useka uwabuze hirya,
     Akabura no hino,
     Niba uneguza amazuru
     Ukazura umugara,
     Ntumpeho. 

    3. Niba ishyari rikuzonga

     Ugatera urubwa ukize,
     Ugashengurwa n’agahinda
     Iyo ubonye abahiriwe,
     Urwo rutoke uhonda urundi
     Rubuze mo ubupfura
     Ntumeho.
     
    4. Niba unebwa ntukore

     Ngo uzatungwa no gusaba,
     Niba unyereza ibyo ushinzwe,
     Ngo ubwo urirwanaho,
    Urateshuka inzira y’intore.
     Ubwo uri umunyoni mubi,
     Ntumpeho.
     
    5. Niba ushinzwe imbaga,

     Ukikundira mo bamwe,
     Uwakugabiye ntumukunda
     Uramugambanira.
     Uraca uduco kandi ashaka
     Ko ureba udasumbanya,
     Ntumpeho.
     
    6. Niba uri umukobwa

     Ukishinga abagushuka,
     Niba se uri umuhungu
     Ugashirira mu maraha,
     Urasenya urwo wari gushinga
     Ugashengera utambaye,
     Ntumpeho.
     
    7. Umuco mwiza wa kureze,

     Ntugatume udindira.
     Mu by’abandi jya utora ibyiza,
     Ibifutamye ujugunye.
     Niba urabukwa iby’abandi
     Ugata n’urwo wambaye

     Ntumpeho.

     6. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
     IGIKORWA
     Soma umwandiko “Ntumpeho”, ushakemo amagambo udasobanukiwe  
    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashije 

    inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1. Koresha buri  jambo mu  magambo akurikira  mu   nteruro  
    yumvikanisha  icyo risobanura:
     a) Imena     
    b) Imihigo                      
    c) Ubupfura  
    d) Ugashengurwa 
    e) Umunyoni
     2. Shaka muri iki kinyatuzu mu merekezo yacyo yose amagambo 
    arindwi afitanye isano na ruswa n’akarengane yakoreshejwe mu 

    ndirimbo “Ntumpeho”. 


     3. Simbuza amagambo  y’umukara  tsiri  ari  mu nteruro  zikurikira  
    impuzanyito  zayo.
     a)  Umujura  ukoresha  ikoranabuhanga ni umwanzi w’ibyiza.

     B)  Si ubupfura guteranya abantu  ngo  barasane.

     6.1.2. Gusoma no  kumva umwandiko
     IGIKORWA

     1. Ni iki umuririmbyi avuga ko adashaka ko bamuha?
     2. Rondora ibintu bidakwiye gukorwa mu rwego rwo kurwanya 
    ruswa n’akarengane muri iyi ndirimbo.
     3. Sobanura ibyo umuntu akwiye gukora arwanya ruswa 
    n’akarengane. 
    4. Ni ibiki bishobora kuba intandaro ya ruswa n’amakimbirane? 
    5. Ni iyihe nama umuhanzi agira abakobwa n’abahungu?
     6.     Bimwe mubivuga mu mwandiko bihuriye he n’umuco wo 

    kuzigama cyangwa kurwanya jenoside

     6.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
     IGIKORWA

     1. Ni izihe ngingo z’ingenzi dusanga mu mwandiko?
     2. Ni izihe indangagaciro nyarwanda uasanga muri uyu mwandiko.
     3. Ese ubutumwa buri muri uyu mwandiko ubona bumaze iki mu 
    buzima bwa buri munsi ku Banyarwanda?
     4.  Ni iyihe nama ukuye muri uyu mwandiko ijyanye numuco 

    w’amahoro?

     VI.2. Amazina gakondo 
    IGIKORWA

     Hera ku bumenyi usanzwe ufite ku mazina  kandi ukore ubushakashatsi 
    maze usubize ibibazo bikurikira:

     -Amazina gakondo ni iki?
     -Amazina gakondo ateye ate? 
     -Amazina gakondo atandukaniye he n’andi mazina?

     -Ni iki wavuga ku ntêgo y’amazina gakondo?

    6.2.1. Inshoza y’amazina gakondo 
    Mu Kinyarwanda, izina ni ubwoko bw’ijambo bita umuntu, inyamaswa, ikintu 
    n’ahantu, rikabiranga. Izina risobanurwa ku buryo butandukanye biturutse ku 
    nyito cyangwa inyurabwenge, ku ntego ndetse no ku nkomoko. 

    Amazina gakondo ashobora gusobanurwa ku buryo bubiri bukurikira: 


    Mu rwego rw’inyito n’inkomoko: 

    Izina gakondo ni izina rusange mbonera 

    rivuga abantu benshi, ibintu byinshi cyangwa inyamaswa, ry’umwimerere 

    w’Ikinyarwanda ritari iritirano. 

    Mu rwego rw’iyigantego: 

    Izina gakondo ni izina mbonera kuko rigizwe n’uturemajambo tw’ibanze 
    dutatu gusa (indomo, indanganteko n’igicumbi). Ni ukuvuga ko izina gakondo 
    atari izina ry’urusobe kandi atari izina rikomoye ku nshinga cyangwa ku bundi 
    bwoko bw’amagambo. 

    Dukubiye hamwe izo nshoza zombi twavuga ko izina gakondo ari izina mbonera 

    ry’umwimerere mu Kinyarwanda ritari iritirano, rigizwe n’uturemajambo 
    dutatu gusa (indomo, indanganteko n’igicumbi); rikaba atari izina ry’urusobe, 

    atari izina rikomoye ku nshinga cyangwa ku bundi bwoko bw’amagambo. 

    6.2.2. Uturemajambo tw’izina gakondo
     Intego y’izina gakondo ni: indomo, indanganteko (indangazina),  

    n’igicumbi:D+RT+C 

    a) Indomo (D) 
    Ni akaremajambo kagizwe n’inyajwi iterura (ibanziriza) izina. Indomo buri 
    gihe isa n’inyajwi y’akaremajambo kayikurikira iyo gahari. Ni ko karemajambo 

    kabanziriza utundi turemajambo twose tugize izina. 

    Mu Kinyarwanda inyajwi zishobora kuba indomo ni eshatu: i, u, a. 

    Ingero: ikivuguto, amasaka, umuvure 
    Indomo n’inteko z’amazina zikoreshwamo: 
    Indomo i-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 4, 5, 7, 8, 9, 10 
    Ingero: iminsi (nt.4), irebe (nt.5), ikivuguto (nt.7), ibishyimbo (nt.8), imbuto 
    (nt.9), inzuzi (nt.10)- 
    Indomo u-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 1, 3, 11, 13, 14, 15 
    Ingeroumugabo (nt.1), umunsi (nt.3), urugo (nt.11), uburo (nt.14), ukuboko 
    (nt.15) - 
    Indomo a-: ikoreshwa mu nteko zikurikira: 2, 6, 12, 16

     Ingeroabagabo (nt.2); amazina (nt.6), akana (nt.12), ahantu (nt.16)

     b) Indanganteko/ Indangazina : RT/Rzn 
    Indanganteko ni akaremajambo kerekana inteko izina ririmo. Ako karemajambo 
    ni ko kagena uturemajambo tw’isanisha. Indanganteko zihinduka bitewe 

    n’inteko izina ririmo. 

    Urugero: Amatara manini araka. 
    c) Igicumbi (C) 
    Ni igice k’izina kidahinduka kibumbatiye inyito y’ibanze y’izina. Mu Kinyarwanda 

    izina mbonera gakondo iryo ari ryo ryose rifite iyo ntego. 

    Ikitonderwa:
     Amazina adafite indanganteko igaragara na yo intego yayo ni D+RT+C uretse 
    ko muri ayo mazina RT ari ikimenyetso -Ø-  gihagararira akaremajambo kabura 

    mu turemajambo tw’ibanze. 

    Urugero

    Ishyari: i- Ø-shyari         -Ø- ni indanganteko

     6.2.3. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina gakondo 
    Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina gakondo ni akoreshwa mu izina 

    mbonera.

     Ingero: 
    Umwana: u-mu-ana bisomwa ngo u ihinduka w iyo iri imbere y’inyajwi u→w/-J. 
    Icyatsi: i-ki-atsi, i ihinduka y iyo iri imbere y’inyajwi i→y/ -J, ky cyandikwa cy 
    mu myandikire yemewe y’Ikinyarwanda. 

    Abantu: a-ba-antu     a→ø/ -J, a iburizwamo iyo iri imber y’inyajwi. 

    IMYITOZO

    1. Tahura amazina gakondo muri aka gace k’indirimbo 
    Niba unebwa ntukore
     Ngo uzatungwa no gusaba,
     Niba unyereza ibyo ushinzwe,
     Ngo ubwo urirwanaho,
     Urateshuka inzira y’intore.
     Ubwo uri umunyoni mubi,
     Ntumpeho.
     2. Wifashishije ingero gira icyo uvuga ku biranga izina gakondo. 
    3. Garagaza intego y’amazina mbonera gakondo akurikira n’amategeko 
    y’igenamajwi yakoreshejwe: amenyo, umuhungu, imfuruka, umweyo, inzuzi 

    VI.3. Amazina  y’amatirano

     IGIKORWA
     Soma iki kiganiro hagati ya Kagabo na Mucyo maze utahuremo amazina 
    gakondo n’amazina atari gakondo arimo. Hera ku miterere yayo, ukore 
    ubushakashatsi utahure inshoza y’amazina y’amatirano, ugaragaze 
    imvano  y’amazina  y’amatirano  na zimwe  mu  ndimi zatije Ikinyarwanda 
    amagambo, intego  n’amategeko y’igenamajwi.


    Ikiganiro:  Kagabo na Mucyo mu isoko

    Mucyo: Kagabo, bite se? Ngwino hano ntundenze ibyashara!
    KagaboRekanze ariko ninsanga ibyo nshaka utabitite ndajya ahandi. 
    MucyoBanza wicare wice akanyota.  
    KagaboOya. Ntumpa ruswa ngo nemere. Ubu icyo nshaka ni ukugura ishati 
    ifite amaboko magufi n’ipantaro y’umukara.
    Mucyo: Humura hano birahari; wijya kure.
    Kagabo: Ese ko nta giciro gihari?
    Mucyo: Dore byanditseho. Ishati ni amafaranga ibihumbi umunani naho 
    ipantaro ni ibihumbi icumi.
    Kagabo: Ndabona bidahenze. Ese amasogisi yo n’iri koti na karuvati byo bigura 
    bite?
    Mucyo: Amasogisi ni amafaranga ibihumbi bitanu, ikoti ni bitanu naho karuvat 
    ni igihumbi.
    Kagabo: Reka nkwishyure kashi ndabona nta sheke nazanye.
    Mucyo: Urakoze Kaga, unsuhurize mwarimu wange.

    Kagabo: Urakoze nawe. Ni aho ubutaha!


     
    6.3. 1. Inshoza amagambo  y’amatirano
     Izina ry’iritirano ni izina ritari karemano muri urwo rurimi, ni izina ryavuye 
    mu zindi ndimi cyangwa izina ryahawe ikintu ubusanzwe kitari gisanzwe muri 
    urwo rurimi. Izina ry’iritirano iyo rigeze mu Kinyarwanda, rishakirwa inteko, 
    yaba ari inshinga igashakirwa ngenga, kandi bikisanisha n’ikibonezamvugo 
    k’Ikinyarwanda mu rwego rwo gushakirwa uturemajambo.

    Kugira ngo ijambo ritirwe ryemerwe, rigomba kuba rikenewe n’abenerurimi 

    kandi rishobora kuvugika bitagoranye. Mu itira ry’amazina kandi, ushobora 
    gufata ijambo ukariterura uko ryakabaye, ukaryinjiza mu rurimi kamere 
    rigafata intego n’imiterere y’amazina y’urwo rurimi uryinjijemo. Riba 
    rishobora kwinjirana inyito risanganywe cyangwa guhabwa indi itandukanye 
    n’isanzwe. Indimi nyafurika zatije Ikinyarwanda amagambo kubera 
    imihahirane n’imibanire yo guturana no gushyingiranwa. Indimi z’i Burayi 

    zatije Ikinyarwanda amagambo kubera ubukoloni, ubucuruzi n’amadini.


     
    6.3. 2. Imvano y’amazina y’amatirano
     Kuva kera Abanyarwanda bashyikiranaga n’abaturage b’ibihugu bidukikije, 
    bitewe n’ubucuti ubuhake, guhaha cyangwa gushyingirana. Ibi byatumye 
    Ikinyarwanda kinjiza amagambo avuga ibintu bimwe byabaga byadutse mu 
    Rwanda. Byongeye kandi, kuva mu ntangiriro y’ikinyejana cya makumyabiri, 
    abanyaburayi batangiye kuza mu Rwanda bazanywe n’amadini, ubukoloni, 
    ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ibindi. Ibyo byatumye 

    zimwe mu ndimi z’i Burayi zinjiza amagambo mu Kinyarwanda.

     6.3. 3. Zimwe mu ndimi zatije Ikinyarwanda amagambo

     a) Indimi nyafurika

    6.3.4. Amategeko agenga itira ry’amazina
     Kugira ngo ijambo ritirwe ryemerwe, rigomba kuba rikenewe n’abenerurimi 
    kandi rishobora kuvugika bitagoranye. Ni ukuvuga ko utira ijambo utari ufite 
    ubusanzwe mu rurimi rwawe. Iyo atari ibyo uba ukoze ikosa ry’inozamvugo 
    ryo kuvanga indimi mu gihe bitari ngombwa, bitewe n’impamvu zinyuranye; 
    ubwirasi, kugaragaza ko wize, kwereka undi ko ururimi azi nawe uruzi... 
    Ijambo ritiwe rigenekerezwa ku nyemvugo z’Ikinyarwanda, rigafata amasaku 
    nk’ay’Ikinyarwanda, ryaba ari izina rikagenerwa inteko, yaba ari inshinga 
    ikagenerwa umuzi. Niba ijambo ritiwe ari icyongereza cyangwa ikidage, bitewe 
    n’uko izo ndimi zisanzwe zifite amasaku atandukanye n’ay’Ikinyarwanda, 
    rigomba kwinjira mu Kinyarwanda rifite amasaku abenerurimi dusanzwe 
    tumenyereye. Mu itira ry’amazina kandi, ushobora gufata ijambo ukariterura 
    uko ryakabaye, ukaryinjiza mu rurimi kamere rigafata intego n’imiterere 
    y’amazina y’urwo rurimi uryinjijemo. Riba rishobora kwinjirana inyito 

    risanganywe cyangwa guhabwa indi itandukanye n’isanzwe.

    Ingero
    Driver umuderevu
    Blanket ikiringiti
    Chauffeur umushoferi

    Shirt ishati…

    6.3.5. Uturemajambo tw’amagambo y’amatirano n’amategeko  
    y’igenamajwi
     Muri rusange amagambo akunze gutirwa mu Kinyarwanda ni amazina. Iyo 
    amazina y’amatirano yinjiye mu Kinyarwanda, yisanisha ku miterere y’andi 
    mazina asanzwe mu Kinyarwanda. Bityo akavugwa nka yo kandi akagira 
    amasaku n’intego nk’iy’amazina asanzwe mu Kinyarwanda. Amenshi mu mazina 
    y’amatirano, iyo yinjiye ahita afata intego rusange y’izina ry’Ikinyarwanda; ni 
    ukuvuga indomo, indanganteko n’igicumbi, bityo bene ayo mazina biranagorana 
    kuyatandukanya n’amazina gakondo kuko na yo ahita afata intego nk’iy’amazina 
    asanzwe kandi uko imyaka igenda ihita inkomoko yayo ikagenda yibagirana. 

    Ikindi kandi uvuga ntabanza kubaza inkomoko y’izina iri n’iri.

     Ingero:

     Umushoferi/abashoferi: u-mu- shoferi/ a-ba-shoferi
     Umuderevu/abaderevu : u-mu-derevu/ a-ba-derevu
    Umuboyi/ababoyi: u- mu-boyi/ a-ba-boyi
     Umwarimu/abarimu: u-mu-arimu/a-ba-rimu

    Andi mazina y’amatirano ntagaragaza indanganteko. Akenshi na kenshi, 

    amazina y’amatirano atagaragaza indanganteko (indangazina), aba ari mu 

    nteko ya gatanu. Cyakora iyo agiye mu bwinshi agaragaza uturemajambo twose.

    Urugero:
     Ishati/amashati: i- ø -shati/ a-ma-shati
     Isaha/amasaha: i- ø -saha/ a-ma-saha…

    Hari andi mazina y’amatirano yinjira mu Kinyarwanda, ntashobore kugira 

    indomo n’indaganteko ahubwo akagira igicumbi gusa (ø - ø -c). Bene ayo mazina 

    akunze kuba ari mu nteko ya 9 agafata ubwinshi mu nteko ya 10.

    Ingero:
     Terefoni (imwe)/ za terefoni (nyinshi): ø - ø -terefoni
     Tereviziyo (imwe) / za tereviziyo (nyinshi): ø - ø -tereviziyo

     Radiyo (imwe) / za radiyo (nyinshi): ø - ø - radiyo…

     Ikitonderwa:- 
    Amazina y’amatirano yemera kandi gufata ubwinshi mu nteko ya 
    gatandatu. Iyo yafashe ubwinshi mu nteko ya gatandatu agira indomo 

    n’indanganteko.

    Ingero:  
    Terefone: ø - ø -terefone amaterefone: a-ma- terefone
     Tereviziyo: ø - ø -tereviziyo amatereviziyo a-ma-tereviziyo radiyo / amaradiyo: 

    ø - ø - radiyo/ a-ma-radiyo…

    Amazina y’amatirano agira amategeko y’igenamajwi ateye nk’ay’amazina 
    gakondo.

     Ingero:

     Intêgo Itegeko ry’igenamajwi
     Ibyashara: i-bi-ashara i y/-J
    Icyashara: i-ki-ashara i y/- J; ky- cy mu nyandiko
     Agaterefoni: a-ka-terefoni k- g/ - GR

     Umwarimu: u-mu-arimu u w/- J

    UMWITOZO
     1. Ni irihe tandukaniro riri hagati y’amazina y’amatirano n’amazina 
    gakondo?
     2. Tanga ingero z’indimi nyafurika zatije Ikinyarwanda amagambo.
     3. Ni izihe mpamvu z’ingenzi zatumye zimwe mu ndimi nyafurika 

    zitiza Ikinyarwanda

    VI.4.  Inama 
    IGIKORWA
     Iyo umuyobozi ashaka kugira icyo ageza ku bo ayobora akoresha inama. 
    Nimukore ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’inama  musubiza 
    ibibazo bikurikira:
    a) Inama ni iki? 
    b) Inama itegurwa ite? 

    c) Inama iyoborwa ite?

     6.4. 1. Inshoza y’inama 
    Inama ni ikoraniro ry’abantu bateraniye hamwe bafite ingingo bigaho. 
    Hashobora kubaho inama idasanzwe; iba itateguwe bihambaye cyangwa inama 

    isanzwe iba yateguwe cyane kubera ko idatunguranye.

    6.4. 2. Uko inama itegurwa
     Igihe umuntu ategura inama isanzwe, agomba kwita cyangwa gutekereza ku 
    ntego zayo; icyo inama izaba igamije, icyo izageraho na gahunda y’ibizigirwamo. 
    Ni yo mpamvu agomba gutegura ibikoresho bizamufasha kuyinoza. Bimwe mu 

    bigomba kwitabwaho ni ibi bikurikira:

    - Gutegura aho inama izabera mbere, hakurikijwe umubare w’abazayizamo.
    - Gutegura icyumba k’inama (intebe, ameza ndetse no kuhagirira isuku) 
      ukurikije aho abazaza mu nama bazicara nko mu ishuri, ku ruziga, ku gice 
     cy’uruziga n’aho abayobozi bicara.
    -Guteganya icyo kwandikaho niba ari ngombwa; ikibaho, amakaye cyangwa 
    ikindi kintu cyose cyatuma abari mu nama bashobora gukurikira (nko 
    kwitabaza ikoranabuhanga niba ari ngombwa).

    Nyuma yo gutekereza no gutegura ibikoresho bikenewe, utegura inama ak

    urikizaho gutegura inama nyirizina. Agomba kwibanda ku bintu bikurikira:
    - Gutegura ibizigirwa mu nama bikorwa n’umuyobozi cyangwa se bigakorwa 
    n’akanama runaka yashyizeho.
    - Mu gutegura ingingo z’ingenzi ni byiza kuzitondekanya uhereye ku 
    zifite agaciro kurusha izindi kuko iyo igihe kibaye gito, iby’ingezi biba 
    byarangiye.
    - Gutumiza inama no kohereza gahunda yayo mbere y’igihe (hari 
    igihe abatumiwe batanga ibitekerezo cyangwa bakibutsa indi ngingo 
    yagombaga kuzigirwamo.)
    -Ni byiza ko hagati yo gutumiza inama n’inama ubwayo habonekamo igihe 

    kugira ngo abantu babashe kuyitegura.

    6.4.3. Ibikorwa byo kuyobora inama
     Kuyobora inama ni umurimo ukorwa na nyiri ukuyitumiza cyangwa umubereye 
    mu mwanya (umuyobozi mu rwego rwe). Buri muntu wese uba yitabiriye 
    inama aba afite icyo ashinzwemo: abayitumiwemo baba bafite inshingano zo 
    kumva no gutanga ibitekerezo byabo. Umuyobozi w’inama atangiza inama 

    kandi akanayiyobora.

    Inama igira ibice by’ingenzi bigenda bikurikirana, kandi uyiyoboye akaba 
    agomba gukurikirana neza ngo hatagira igisimbukwa, cyanecyane ko ari we 

    ugomba kurangiza kimwe agatangiza ikindi. 


    Muri rusange ibice by’inama bikurikirana bitya:
    - Gusuhuzanya no gutanga ikaze;
    - Kuvuga igihe inama iza kumara no kuvuga urwego inama yatumiwemo;
    - Kurebera hamwe ko umubare w’abayitumiwemo bahageze uhagije 
       kugira ngo ibe yatangira byemewe n’amategeko (iyo bitatu bya kane 
       by’abatumirwa bahari nta cyayibuza gutangira);
    - Kumva impamvu z’abataje niba bahari;
    -Gutangira inama nyirizina: kuganira ku mirongo mikuru mikuru no 
    kubyemeranyaho. Abitabiriye inama bashobora no kongerwaho izindi 
    ngingo iyo bisabwe. 
    -Inama nyirizina irarimbanya ari nako ikorerwa inyandikomvugo, 
    byarangira gusuzumwa hakigwa ku ngingo imwe ku yindi.
    -Uwatumije inama cyangwa umuhagarariye atanga inshamake y’ibyemezo 
    byumvikanyweho mu nama.
    -Inama isozwa n’uwayitumije cyangwa umuhagarariye igihe uwayitumije 
    yabimuhereye uburenganzira: ashimira abayitabiriye akanabasezerera 

    ndetse akabanza kubaha amatangazo iyo ahari.

     Ikitonderwa:
     1. Kugira ngo inama ishyirwe mu bikorwa uyobora inama agomba kugira 
    izi ndangagaciro igihe ayoboye inama:
    Kwirinda kuba umunyagitugu;
     Kutagira uruhande abogamira;
     Kumva ibitekerezo by’abatumirwa akabijora kandi akabigorora igihe ari 
    ngombwa;
     Agomba kuba ari umuhanga mu byo avuga adahuzagurika icyo atazi 
    agasaba ukizi mu batumirwa kugisobanura.
     2. Imyanzuro y’inama ifatwa nk’aho ari ikemezo cya buri wese mu baje mu nama.
     3. Inama igomba kurangwa n’ikinyabupfura, ubworoherane n’umusanzu 

    wa buri wese mbega inama ntabwo ari igihe cy’amatangazo.

    UMWITOZO

     Erekana uko wategura inama n’uko wayikoresha.

    VI.5. Inyandiko mvugo
     IGIKORWA
     Nimusome iyi nyandiko kandi  mwitegereze imiterere  yayo maze  
    mukore   ubushakashatsi mutahure inshoza  y’inyandiko mvugo, ibice 

    by’inyandiko  mvugo n’uko inyandiko mvugo  ikorwa.

    Inyandiko  mvugo y’inama ya Komite Nyobozi y’Akarere na Bwakira yo ku 
    wa 12 Gashyantare 2016

     a) Abitabiriye inama
     1. Bwana MUGISHA Arnauld (Umuyobozi w’Akarere)
     2. Madamu KANKINDI Virginie (Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho 
    y’abaturage)
     3. Bwana BAZIRURA Sébatien (Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe 
    ububukungu)
     4. Madamu UWISANZE Diane (Umunyamabanga Nshingwabikorwa 
    w’Akarere ka Bwakira)
     
    b) Ibyari ku murongo w’ibyigwa

     1. Gusuzuma raporo z’ubwitabire bw’umuganda.
     2. Gukora igenagaciro ry’ Umuganda mu kwezi kwa Mutarama.
     3. Gusuzuma imikorere y’abayobozi b’imirenge.
     4. Utuntu n’utundi.

    c) Uko inama yagenze

     Inama yatangiye saa saba n’igice iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Bwakira 
    Bwana MUGISHA Arnauld watangiye aha ikaze abitabiriye inama anaboneraho 
    no kubereka umuyobozi mushya w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho 
    myiza y’abaturage Madamu KANKINDI Virginie. Arangije abasomera ibyari ku 
    murongo w’ibyigwa. Uyoboye inama kandi yabajije abari mu nama niba hari 

    ibyo bifuza gushyira ku murongo w’ibyigwa maze hemezwa gahunda y’inama.

    1. Ingingo ya mbere: Gusuzuma raporo z’ubwitabire 
    bw’umuganda.
     Ku bijyanye n’iyi ngingo abari mu nama bamaze gusoma no gusuzuma raporo 
    bagejejweho na za komite ngenzuzi z’umuganda mu mirenge yose basanze 
    umuganda witabirwa ku kigereranyo cya 95% bafata umwazuro ko n’abasigaye 
    bangana na 5% abayobozi b’utugari n’imirenge bakora uko bashoboye bagakora 
    ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwitabira umuganda no kubumvisha 

    uburyo umuganda ari igikorwa k’ingirakamaro mu iterambere.

    2. Ingingo ya kabiri: Gukora igenagaciro ry’umuganda mu kwezi 
    kwa Mutarama.
     Abari mu nama, nyuma yo gusuzuma raporo z’igenagaciro k’umuganda mu 
    mirenge inyuranye basanze mu kwezi kwa Mutarama umuganda waragize 
    agaciro kangana na miriyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda bishimira icyo 
    gikorwa. Cyakora bifuje ko umurenge wa Kantarange mu kwezi kwa kabiri 
    wazagerageza gukora ibikorwa bifite agaciro karenze ako mu kwezi kwa mbere 
    kuko raporo zagaragazaga ko ari wo murenge wari inyuma y’iyindi kandi uri 

    mu mirenge ifite abaturage benshi.

    3. Ingingo ya gatatu: Gusuzuma imikorere y’abayobozi 
    b’imirenge.

     Uyoboye inama, kuri iyi ngingo yagaragarije abari mu nama uko abayobozi 
    b’imirenge igize Akarere ka Bwakira bitabiriye gutanga raporo n’uko bahiguye 
    imihigo yabo. Abari mu nama bamaze kubyunguranaho ibitekerezo basanze 
    hari abayobozi bagomba kugirwa inama n’abandi bagomba guhindurirwa 
    imirenge bayoboraga. Ni muri urwo rwego umuyobozi w’Umurenge wa 
    Mataba yimuriwe mu murenge wa Mugote uwayoboraga umurenge wa Mugote 
    akagurana na we. Umuyobozi w’Umurenge wa Marangara hafashwe umwanzuro 
    wo kumwandikira ibaruwa imusaba ibisobanuro birambuye ku mpamvu zo 

    kudatangira raporo ku gihe.

    4. Ingingo ya kane: utuntu n’utundi
     Mu tuntu n’utundi, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho 
    y’abaturage yagejeje ku bari mu nama ikibazo cy’abayobozi b’utugari 
    bakoresheje nabi amafaranga y’ubudehe batagishije inama abaturage ngo 
    bumvikane ku cyo bakoresha amafaranga y’ubudehe. Nyuma yo kungurana 
    ibitekerezo kuri icyo kibazo abari mu nama bafashe umwanzuro wo gutumiza 
    abo bayobozi bakagirwa inama bazakomeza kuyobora nabi bagahagarikwa ku 

    buyobozi.

    Inama yashojwe saa kenda n’igice uyoboye inama yongera gushimira 

    abayitabiriye.

    Umwanditsi w’inama Umuyobozi w’inama

    Umwanditsi w’inama                                  Umuyobozi 

    w’inama

    UWISANZE Diane                                    MUGISHA Arnauld         


    6.5.1.  Inshoza y’inyandiko mvugo

     Inyandiko mvugo ni umwandiko uvuga ibyakozwe, ibyabaye cyangwa ugasubira 
    mu byo uwandika yabonye cyangwa se yanagizemo uruhare mu nama. Iyo 

    urebye abo inyandiko mvugo igenewe, usanga hari uburyo bubiri ikorwamo:

    Inyandiko mvugo ishobora kuba igenewe umuntu wari uhari igihe ibikorwaho 
    inyandiko mvugo byabaga, kugira ngo atibagirwa ibyabaye abone uko abyigaho 
    neza cyangwa ashyire mu bikorwa ibyumvikanweho. Inyandikomvugo igenewe 
    umuntu utari uhari kugira ngo amenye ibyavugiwe cyangwa ibyakorewe aho 

    atari ari.

    6.5.2.  Ibice bigize inyandikomvugo n’uko ikorwa
     Inyandiko mvugo y’inama igaragaza ibice bine by’ingezi: umutwe, abari mu 

    nama, ibyari ku murongo w’ibyigwa n’uko inama yagenze muri make.

    a) Umutwe

    Ugaragaramo iyo nama iyo ari yo n’igihe yabereye mu magambo make.

    b) Abari mu nama
     Muri iki gice inyandiko mvugo igaragaramo urutonde rw’abitabiriye inama bose. 
    Iyo atari benshi cyane bagaragazwa mu ntagiriro y’inyandiko mvugo. Ariko iyo 
    abitabiriye inama ari benshi cyane bashyirwa ku mugereka w’inyandikomvugo 
    y’iyo nama. Muri iki gice kandi hashobora no gushyirwamo abatarayitabiriye 

    bafite impamvi cyangwa batayifite.

    c) Ibyari ku murongo w’ibyigwa
     Muri iki gice, ukora inyandiko mvugo arondora ibyo inama yagombaga 
    kwigaho byose nk’uko biba byavuzwe n’umuyobozi w’inama ndetse n’ibindi 
    byifujwe n’abari mu namma ko byajya mu tuntu n’utundi; ibitari byateganijwe 

    n’umuyobozi w’inama.

    d) Uko inama yagenze

    Muri iki gice ukora inyandiko mvugo yandika muri make icyo bumvikanye 
    kuri buri ngingo. Ntiyandika ibyo buri muntu yavuze, ahubwo yandika gusa 
    umwanzuro wafashwe kuri buri ngingo yari ku murongo w’ibyigwa kandi 

    bikandikwa ku buryo bwumvikana neza adashyiramo ibitekerezo bye.

     Ikitonderwa
     Ibindi bigomba kugaragara mu nyandiko mvugo ni aho inama yabereye, urwego 
    inama yateranyemo, impamvu y’inama, igihe yatangiriye n’igihe yarangiriye.

    Inyandikomvugo ntajyamo ibitekerezo bwite by’uyikora. Ni umwandiko uvuga 

    ibyabaye utagize icyo uhindura.   

    UMWITOZO
    Mwishyire mukigwi cy’abarimu maze mwitoremo umuyobozi w’ishuri 

    abategurire inama ayiyobore abandi mukore  inyandiko mvugo yayo.

    VI.6. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
    Ishyire mu mwanya w’umuyobozi w’ikigo k’ishuri maze utegura gahunda 
    y’inama y’abarimu kandi uyiyobore. Iyo nama iraba ifite insanganyamatsiko yo 
    kwirinda ruswa n’akarengane. Kora inyandiko mvugo y’iyo nama.

     

    Ubu nshobora:
    - Gusesengura umwandiko ku kurwanya ruswa n’akarengane ngatahura 
     ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo. 
    - Gutegura no gukora inyandiko mvugo y’inama. 
    - Gusesengura amazina gakondo n’amatirano ngagaragaza uturemajambo 

    n’amategeko y’igenamajwi. 

    Ubu ndangwa:
    N’indangagaciro z’umuco nyarwanda: gukunda igihugu, kugira ubutwari, 
    kugira ikinyabupfura, kwitabira no gukunda umurimo, kuvugisha 
    ukuri, kutavangura no kutiremamo ibice, kurwanya ruswa no gukumira 
    ihohoterwa…

    - No gushishikariza bagenzi bange kurwanya no gukukumira ruswa n’akarengane.

     VI.7. Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu
     
    Umwandiko : Gukunda Igihugu
     Gukunda Igihugu ni ugukunda benecyo n’abagituye nta kurobanura, gukunda 
    ibikigize byose nk’ubutaka, ururimi n’umuco no kumenya amateka yacyo, 
    kugikorera no kugira ishyaka ryacyo, kubumbatira umutekano n’ubusugire 
    bwacyo, kukirwanirira harimo ishyaka ryinshi, kwitanga ukaba wanagipfira 
    bibaye ngombwa byo bigihesha agaciro.

    Gukunda Igihugu bigaragara ku munyagihugu watojwe neza uburere 

    mboneragihugu, akagira uruhare mu gusigasira uburere n’umuco w’Igihugu 
    ke, akakitangira mu buryo bwose bushoboka, akacyubaka, akanagiteza imbere 
    yicungira umutekano, akaba mu ijisho ryawo aho ari mu bufatanye n’inzego 
    zose z’ubuyobozi n’iz’umutekano.

    Buri gihugu kiba gifite intego yo kugira umunyagihugu watojwe neza uburere 

    mboneragihugu, usigasira uburere n’umuco w’Igihugu ke, wakitangira mu 
    buryo bwose bushoboka, witabira ibikorwa bicyubaka bikanagiteza imbere 
    ndetse akanagira uruhare mu kwicungira umutekano.

    Ijambo uburere mboneragihugu rituruka ku gikorwa cyo kurerera Igihugu 

    bishaka kuvuga : gutanga uburere bubereye Igihugu, bugihesha ishema, butuma 
    gikundwa, cyubahwa, kikanagendwa. Bugamije kandi kubaka, gushimangira, 
    gukomeza ubumenyi bw’abanyagihugu ku bireba Igihugu cyabo. Hari izindi 
    ndangagaciro ziba zigamijwe zirimo ubwitange, gucunga neza ibya rubanda, 
    kubungabunga umutekano, kugira ishyaka, ubutwari, kwirinda amacakubiri, 
    kugira urukundo, kwemera inshingano no kuzisohoza, kugira ishyaka, 
    kubungabunga ibidukikije, ubufatanye mu iterambere.

    Hari inkingi zubakirwaho uburere mboneragihugu ari zo amateka y’Igihugu, 

    umuco w’Igihugu, indangagaciro z’Igihugu, ikerekezo k’Igihugu, ikirangantego 
    k’Igihugu
    (Ubumwe, Umurimo, Gukunda Igihugu), gahunda ya guverinoma. Mu Rwanda 
    Uburere mboneragihugu tubukomora kuri ibi bikurikira birimo uruhererekane 
    nyemvugo : Ingero (Wima amaraso Igihugu, imbwa zikayanywera ubusa, 
    u Rwanda ruratera ntiruterwa, ese ko abandi bahunga bagana u Rwanda, 
    ndaruhunga nge he? (Bisangwa).

    Iyo uburere mboneragihugu bwigishijwe neza kandi bufite intego, bituma ha

    baho ubumwe bw’abanyagihugu, ishema ry’Igihugu, umutekano n’iterambere 
    ry’Igihigu kandi Igihugu gikomeza ubusugire bwacyo.
     Umuntu ukunda Igihugu arangwa n’indangagaciro zinyuranye. Harimo 
    guhorana ingamba zo guhindura abandi, abaganisha ku mikorere ya 
    kirwanashyaka kandi adahuga, kubahiriza uburenganzira bw’abandi nk’uko 
    yifuza ko ubwe bwubahirizwa, kuzirikana ko abantu bose bareshya imbere 
    y’amategeko. Uwo muntu ahora arangwa no kuzirikana ko hari byinshi byiza 
    byasizwe n’Abakurambere bityo akumva ko agomba kwishyura iryo deni na 
    we akagira icyo asiga akoze abazavuka nyuma bakazabiheraho ; kuzirikana ko 
    umutungo kamere w’Igihugu (ubutaka, amabuye y’agaciro, amazi n’ibidukikije) 
    ari uw’abariho n’abazabakurikira bityo ukaba ukwiye gucungwa hazigamirwa 
    abazakomoka ku bariho mu gihe runaka. Umuntu watoye inyigisho z’uburere 
    mboneragihugu ahora ashishikajwe no kugikorera nta kwiganda, gushaka 
    ibisubizo by’ibibazo biriho, kutagambanira Igihugu, kwitangira Igihugu akaba 
    yanagipfira bibaye ngombwa, kwishimira kuba umuvugizi w’Igihugu ke aho 
    ari hose, kutarangwa n’ivangura iryo ari ryo ryose, gushyira inyungu z’Igihugu 
    imbere kurusha ize ku giti ke.

    Uburere mboneragihugu ni ngombwa kandi ni ingenzi mu kubanisha 

    umunyagihugu n’Igihugu ke. Uburere mboneragihugu bukwiye gukomeza 
    kwigishwa ingeri zose z’abanyarwanda. Muri iki gihe, bukwiye kudufasha 
    kugira uruhare rugaragara mu iterambere, kubaka ishema, ikizere cya none 
    n’ik’ejo hazaza ku Banyarwanda bose. 

    I. Ibibazo  byo   kumva no gusesengura  umwandiko

     1. Ni akahe kamaro k’uburere mboneragihugu?
     2. Ni ibihe bintu bitanu byibuze biranga umwenegihugu ugikunda?
     3. Erekana inkingi uburere mboneragihugu bwubakirwaho.
     4. Muri uyu mwandiko ni iyihe nsanganyamatsiko nkuru irimo?
     5. Ni izihe ngingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
     6. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko ?
     
    II. Inyunguramagambo

     1. Sobanura aya magambo uhereye ku mwandiko:
     a) Uburere mboneragihugu
     b) Igihugu
     c) Guhuga
     d) Uruhererekane
     e) Amacakubiri
     2. Koresha buri jambo mu nteruro, ugendeye ku nyito yaryo mu mwandiko:
     a) Guhuga
     b) Gusohoza,
     c) Guhunga.
     3. Tanga ingwizayito byibura eshatu z’ijambo agaciro kandi uzisobanure.

     III. Ibibazo  by’ikibonezamvugo  

    1. Subiza ukoresheje “ni byo” cyangwa “si byo”
     a) Kuvuga uvanga indimi byerekana ko uzi gutira bisanzwe.
     b) Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka rikunanira kuvuga neza bityo 
    bigatuma udashobora kwisobanura uko bikwiye.
     c) Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka ari rirerire cyane mu rurimi 
    rwawe.
    d) Utira ijambo iyo irivuga icyo ushaka, riri mu rurimi rwawe.
     e) Utira ijambo ry’icyo ushaka, ariko kidasanzwe mu muco no mu rurimi 
    rwawe.
     2. Tahura  amazina Gakondo  mu  nteruro zikurikira, ugaragaze  intego  
    yayo  n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.
     a) Umwami Kigeri IV Rwabugili ni umwe mu ntwari z’u Rwanda.
     b) Mu mutungo  kamere w’Igihugu  cyacu  harimo ubutaka, amabuye 
    y’agaciro, amazi  n’ibidukikije. 
    c) Abaturarwanda  bagomba  kurangwa n’ishyaka  ryo  gukunda  Igihugu.
     
    IV.  Ibibazo  ku nyandiko mvugo n’inama 

    1. Rondora ibiranga inyandiko mvugo.
     2. Hari uburyo bwo kuyobora inama, ese ni ubuhe ?

     3. Ni ryari imyanzuro y’inama ifatwa kandi ni bande bayigiramo uruhare ? 


  • UNIT 7: GUKUNDA UMURIMO

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    -Gusesengura indirimbo ivuga ku gukunda umurimo hagaragazwa 
    uturango  tw’indirimbo n’ikeshamvugo rigaragaramo. 
     -Guhanga indirimbo zitandukanye zivuga ku gukunda umurimo. 
     -Gusoma no kwandika mu nyandiko nyejwi na nyemvugo amagambo 

    n’interuro.

    IGIKORWA CY’UMWINJIZO

    Ushingiye ku mwandiko ukurikira, sobanura impamvu gukunda umurimo 

    ari ingirakamaro mu mibereho y’abantu muri rusange.

    VII.1. Umwandiko: Umurunga w’iminsi


    1. Burya gusaza ni ugusahurwa
     Kuko iyo tujya ni habi 
    Nariye iminsi ndayiyongeza 
    Nsigara nyitera inyoni ziguruka
     None iranze iranyigabije
     Iranyiganzuye yo gapfusha   
    Cyo rero Kibondo cyange
     Igira hino nkurage intwaro
     Nitwaje iki gihe cyose
     Ibihe bibi byose nkabyirenza 
    Uyitwaje azira kuneshwa
     Utayitunze azira kuramba
     Iyo ntwaro ishumika iminsi
     Nta yindi shahu ni umurimo

    2. Iyo isi imaze kukurambirwa 

    Kuko ntacyo uba ukiyimariye 
    Imikaka y’iminsi irarindwa aaaa.
     Mbese ye, wakwizera ute ubuzima bw’ejo
     Udakoze ngo wiyuhe akuya
     Kura ishati witege iminsi 
    Aho wenda, aho wenda, 
    Aho wenda kibondo cyange 
    Aho wenda ntuzibuka y’uko 
    Umurunga w’iminsi ari umurimo.
     Aho wenda, aho wenda,
     Aho wenda bibondo cyange
     Aho wenda buto bwange
     Aho wenda ntuzabyibuka
     Niyo mpamvu itumye 
    Mbikubwiye nkwihanangirije.

    3. Ntugahaburwe n’ibyo hanze aha

     Ibi bizanwa n’abagenzi 
    Ngo bigutware umutima wawe 
    Bikwibagize umurimo 
    Burya ga ni uko utabizi 
    Guteka umutwe ni umwanda
     Ntibitinda, nta n’ubwo byizerwa
     Ubundi kandi bihira bake.
     Aho wenda aho wenda 
    Aho wenda Kibondo cyange 
    Aho wenda ntuzibuka yuko 
    Umurunga w’iminsi ari umurimo.
     Aho wenda, aho wenda 
    Aho wenda kibondo cyange,
     Aho wenda buto bwange
     Aho wenda ntuzabyibuka
    Niyo mpamvu itumye 
    Mbikubwiye nkwihanangirije.

    4. Uramenye, uramenye, uramenye,

     Utazazira iyo mikaka 
     Irindwa abagifite ubukaka
     Cyane abo mu kigero cyawe.(x2)
     Aho wenda, aho wenda
     Aho wenda kibondo cyange, 
    Aho wenda ntuzibuka yuko 
    Umurunga w’iminsi ari umurimo.
     Aho wenda, aho wenda,
     Aho wenda kibondo cyange
     Aho wenda buto bwange
     Aho wenda ntuzabyibuka
     Niyo mpamvu itumye 
    Mbikubwiye nkwihanangirije.
     Niyo mpamvu itumye 
    Mbikubwiye nkwihanangirije 
                                                              (Indirimbo ya Alegisi Kagame)

    7. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko 

    IGIKORWA

     Soma umwandiko “Umurunga w’iminsi”, ushakemo amagambo 
    udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu 
    mwandiko wifashije inkoranyamagambo.
     1. Kora interuro wifashishije amagambo akurikira:
     a) Umurunga
     b) Ikibondo
     c) Gusahurwa
     d) Kwiyuha akuya
     e) Intwaro
     2. Tahura muri iki kinyatuzu amagambo yakoreshejwe mu 

    mwandiko.

    7.1.2. Gusoma no  kumva umwandiko
     IGIKORWA

     Ongera usome umwandiko “Umurunga w’iminsi”, hanyuma usubize 
    ibibazo byawubajijweho.

     1. Ni nde uvuga muri uyu mwandiko? Erekana imikarago isobannura  
    igisubizzzo cyawe.
     2. Ni nde ubwirwa  muri  uyu  mwandiko? Erekana imikarago 
    isobanura igisubizo cyawe.
     3. Muri uyu mwandiko,  hari aho umuhanzi atukana? Ni iki atuka? 
    Sobanura impamvu atukana? 
    4. Umuhanzi aradushishikariza iki mu mwandiko we?
    5.     Mu mwandiko umuhanzi arasobanura ko ikibeshaho umuntu ari iki?

     6.     Umusaza arigisha iki umwana mugika cya gatatu?

     7.1.3. Gusoma  no gusesengura umwandiko 
    IGIKORWA

     Ongera usome umwandiko “Umurunga w’iminsi”, hanyuma usubize 
    ibibazo bikurikira:

     1. Ni izihe ngingo z’ingenzi dusanga mu mwandiko? 
    2. Ni iyihe mpamvu ituma uyu musaza agira inama umwana we?
     3. Izina ikibondo rihagarariye nde  uburirwa mu mwandiko?

     4. Uyu mwandiko urakwigisha  iki? 

    VII.2. Indirimbo 
    IGIKORWA

     Ongera usome umwandiko“Umurunga w’iminsi” witegereza imiterere 
    yawo. Uhereye ku miterere yawo kora ubushakashatsi utahure inshoza 

    n’uturango by’indirimbo.

    7.2.1. Inshoza y’indirimbo
     Indirimbo ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo bwo muri rubanda. Ni amajwi afite 
    injyana yungikana n’amagambo. Indirimbo zivuga ku ngingo zitandukanye 
    zigusha ku buzima bwa buri munsi; hari indirimbo z’urukundo, indirimbo 

    zisingiza umuntu cyangwa ikintu, hari izigisha, izibara inkuru n’izindi.

     7.2.2. Uturango tw’indirimbo
     Indirimbo irangwa n’imiterere yayo ndetse n’ikeshamvugo
    a) Imiterere y’indirimbo
     Ahanini indirimbo irangwa n’ibice bibiri by’ingenzi: ibitero n’inyikirizo. Uko 
    igitero kirangiye, umuririmbyi ashyiraho inyikirizo ariko  hari indirimbo 
    zitagira inyikirizo.

    Urugero rw’indirimbo ifite inyikirizo: 

    Umurunga w’iminsi.

    Urugero rw’indirimbo itagira inyikirizo:
      
    Indirimbo yubahiriza Igihugu.
     Uburyo ibi bice bihimbwa usanga ari nk’umuvugo ariko byo bigashyirwa mu 
    majwi aryoheye amatwi no mu njyana runaka yatoranyijwe. Indirimbo ishobora 

    kuba iy’amajwi y’umuntu cyangwa urusobe rw’amajwi y’abantu. 

    b) Ikeshamvugo mu  ndirimbo
     Ikeshamvugo rikoreshwa mu ndirimbo ni rimwe n’iryo mu mivugo: uzasangamo 
    isubirajwi, isubirajambo, imizimizo y’ubwoko bunyuranye bitewe n’urwego 

    rw’ihanikarurimi umuhanzi yashatse gushyiramo indirimbo ye. 

    7.2.3. Akamaro k’indirimbo 
    Indirimbo zifite uruhare rukomeye mu mibereho y’umuntu muri rusange. 
    Ubushakashatsi bunyuranye bwemeza ko indirimbo zongerera ubushobozi 
    ubwonko bwo gutekereza neza mu buryo bwiza kandi bworoshye. 

    Indirimbo zorohereza abana bakiri bato bafite ikibazo cyo kuvuga no kwandika. 

    Birumvikana ko bituma umwana agerageza gusubiramo ibyo yagiye yumva 
    ndetse no kubisobanukirwa mu buryo bworoshye . ( Bifatiye  ku nkuru 
    yatangajwe n’imirasire ku rubuga rwa: www.imirasire.com)


    Bitewe n’ikivugwa mu ndirimbo , uzasanga indirimbo zigira uruhare rukomeye 

    mu guhindura imyumvire y’abantu ndetse no kubakangurira gukora ibikorwa 

    runaka. 

    Ingero:
    - Indirimbo zivuga kuri Sida ndetse n’ibindi byorezo, uburyo byandura 
    n’uko byakwirindwa, zituma   abantu birinda  kwandura  virusi itera  Sida. 
    - Indirimbo zivuga ku butwari zituma abazumva bagira ubutwari bakagira 
    ishyaka n’umurava wo gukunda Igihugu... 

    - Indirimbo zivuga ku murimo zituma abazumva bitabira umurimo. 

    IMYITOZO
     1. Indirinbo irangwa n’utuhe turango? Twerekane.
     2. Sesengura indirimbo imirunga y’iminsi ugaragaza uturango 
    twayo.
     3. Ririmba indirimbo “Umurunga  w’iminsi” wubahiriza  injyana  yayo.
     
    VII.3. Inyandiko nyejwi

     7. 3.1. Imyandikire y’amajwi y’ibihekane   mu nyandiko nyejwi
     IGIKORWA

     Mwitegereze ibihekane biri mu mwandiko “Umurunga w’ iminsi” maze 
    mwandike amajwi yose mwumva yabonetse habayeho gusobekeranya 
    ingombajwi. Mukore ubushakashatsi mutahure inshoza  y’igihekane, 
    uburyo amajwi  y’Ikinyarwanda  ahekana n’uburyo amajwi  y’ibihekane  

    yandikwa mu nyandiko nyejwi.

     1. Inshoza y’igihekane
     Igihekane ni ijwi ry’inyunge ryandikishwa ingombajwi zirenze imwe: ingombajwi 
    n’ingombajwi cyangwa ingombajwi n’inyerera. Niba G ari ingombajwi na
    ikaba inyerera, mu Kinyarwanda amajwi y’ibihekane ashobora guhekana muri 
    ubu buryo:

    G: ingombajwi imwe ariko igizwe n’amajwi abiri mu nyandiko nyejwi

     G+G: ingombajwi + ingombajwi
     G+N: ingombajwi + inyerera
     G+G+N: ingombajwi + ingombajwi + inyerera
     G+N+N: ingombajwi + inyerera + inyerera
     G+G+N+N: ingombajwi + ingombajwi + inyerera + inyerera
     G+G+G+N+N: ingombajwi + ingombajwi + ingombajwi + inyerera + inyerera

    2. Ibihekane by’Ikinyarwanda n’uburyo byandikwa mu nyandiko 

    nyejwi
     Mu Kinyarwanda, igihekane kigizwe n’ingombajwi ihindurirwa urwego 
    rw’imivugire igafata urundi bitewe n’ikiciro irimo (Ingombajwi ihindurirwa 
    urwego bitewe n’inyerera cyangwa inyamazuru  bihekanye).  Ihekana ry’amajwi 
    y’ingombajwi n’inyerera rikubiye mu byiciro bikurikira bitewe n’aho zivugirwa:
     -Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere;
     -Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’inyuma;
     -Ingombajwi zishyirwa mu mazuru;
    - Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’imbere;
    - Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma;
     -Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma;
    - Ingombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu rusenge 
    rw’inyuma; Ikiciro kihariye.
     
    a) Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere
     Iki kiciro dusangamo ingombajwi zose zishobora kujyana n’inyerera y’imbere 
    [j/y]. Ibyo bihekane ni: inturike z’inyaminwa [pkj] [bgj], inturike y’inyamenyo 
    [tkj], inturike y’inyenkanka [kj]. Harimo kandi inkubyi y’inyamwinyo 
    [vgj], inkubyi y’inyesongashinya [skj], inkubyi z’inyarusenge [gj], inkarage 
    y’inyamenyo [rgj], inturike nkubyi  y’inyamwinyo [pfkj], inyamazuru 

    y’inyaminwa  [mɲ], inyamazuru y’inyamenyo [nɲ]

     Ingero  z’amagambo:

    - [rgj]: [àràrgjààrgjà]

     

     b) Ingombajwi zishyirwa  mu rusenge rw’inyuma
     Iki kiciro dusangamo ingombajwi zose zishobora kujyana n’inyerera y’inyuma 
    [w]. Ibyo bihekane ni: inturike z’inyaminwa [pk][bg], inturike z’inyamenyo 
    [tkw][dgw], inturike z’inyenkanka [kw][gw], inkubyi z’inyamwinyo [fk][vg], 
    inkubyi z’inyesongashinya [skw][zgw], inkubyi z’inyarusenge [∫kw][ Ʒgw], 
    inkubyi y’inyenkanka [hw], inkarage y’inyamenyo [rgw], inturike nkubyi 
    y’inyamwinyo [pfkh] inturike nkubyi y’inyesongashinya [tskw], inturike 
    nkubyi y’inyarusenge [t∫kw], inyamazuru y’inyaminwa [mŋ], inyamazuru 

    y’inyamenyo [nŋw], inyamazuru y’inyenkanka [ŋw]/ ɲŋw.

    c) Ingombajwi zishyirwa mu mazuru
     Iki kiciro dusangamo ingombajwi zose zishobora kubanzirizwa n’inyamazuru 
    [n/m]. Ibyo bihekane ni: inturike z’inyaminwa [mph][mb], inturike z’inyamenyo 
    [nth][nd], inturike z’inyenkanka [ŋkh][ ŋg], inkubyi z’inyamwinyo [mf][mv]

    inkubyi z’inyesongashinya [ns] [nz], inkubyi z’inyarusenge [n∫] [nƷ].

    d) Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’imbere 
    Iki kiciro dusangamo ingombajwi zishobora kubanzirizwa n’inyamazuru [n/m], 
    zikajyana icyarimwe n’inyerera y’imbere [j/y]. Ibyo bihekane ni: inturike 

    z’inyaminwa [mp∫<] [mbgj], inturike z’inyamenyo [nthŋkhj] [nrgj], inturike 

    y’inyenkanka [ŋkhj], inkubyi y’inyamwinyo [mvgj], inkubyi y’inyesongashinya 

    [nskj], inkubyi z’inyarusenge [n∫<] [ngj].

     e) Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma
     Iki kiciro dusangamo ingombajwi zishobora kubanzirizwa n’inyamazuru 
    [n/m], zikajyana icyarimwe n’inyerera y’inyuma [w]. Ibyo bihekane ni: inturike 
    z’inyaminwa [mphŋkhw] [mbg], inturike z’inyamenyo [nthŋkhw][ndgw]
    inturike z’inyenkanka  [ŋkhw] [ŋgw], inkubyi z’inyamwinyo [mfk] [mvg]
    inkubyi z’inyesongashonya [nskw] [nzgw], inkubyi z’inyarusenge  [n∫kw] 

    [nƷgw].

     

    - [mphŋkhw]: [ìmphŋkhwèèmphŋkhwè]- [mvg]: [àzùùmvgà] - [mfk]: [ìmfkààtì]
    f) Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma

     Iki kiciro dusangamo ingombajwi zishobora kujyana icyarimwe n’inyerera 
    y’imbere n’iy’inyuma [j/y na w]. Ibyo bihekane ni: inturike y’inyaminwa [bgjgw], 
    inkubyi y’inyamwinyo [vgjgw], inkubyi z’inyarusenge [∫<kw] [gjgw], inkarage 

    y’inyamenyo [rgjgw], inyamazuru y’inyamunwa [mɲŋw].

     Ingero z’amagambo:

    - [∫<kw]: [kùrù∫<kwà]
    - [kubgjgw]: [gùtùùbgjgwà]. 
    - [vgjgw]: [bwàâhôòvgjgwè]
    - [gjgw]: [kùgjòògjgwà]
    - [rgjgw]: [àràrgjààrgjgwà]

    - [mɲŋw]: [kùràmɲŋwà] g) Ingombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu 
    rusenge rw’inyuma

     Iki kiciro dusangamo ingombajwi zishobora kubanzirizwa n’inyamazuru [n/m] 
    kujyana icyarimwe n’inyerera y’imbere n’iy’inyuma [j/y na w]. Ibyo bihekane 
    ni: inturike y’inyaminwa [mbgjgw], inkubyi y’inyamwinyo [mvgjgw], inkubyi 

    z’inyarusenge [n∫<kw]

     [ ngjgw].

     Ingero z’amagambo:
    - [mvgjw]: [ùrâhôòmvòò mvgjwà] n’îîk î?
    - [mbgjgw]: [gùhòòmbgjgwà] 
    - [n∫<kw]: [ în∫<kwâ]

    - [ngjgw]: [kûgjôòngjgwà]h) Ikiciro kihariye
     Muri iki kiciro habonekamo ibihekane bituruka ku ihura ry’indagi y’inyamunwa [p] 
    ihura n’indagi y’inyamwinyo [f] bigatanga igihekane [pf], indagi y’inyamenyo [t] 
    ihura n’indagi y’inyesongashinya [s] bikabyara igihekane [ts], indagi y’inyamenyo 
    [t] ihura n’indagi y’inyarusenge [∫] bikabyara igihekane [t]. 

    Ingero z’amagambo:

    - [pf]: [ùmûpfâàkàzì].
    - [ts] : [umûtsîma],

    - [t∫] : [ùmùtàât∫à]

    Ibisobanuro ku misomere y’imbonerahamwe
     1. Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere.
     2. Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’inyuma.
     3. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru.
     4. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’imbere.
     5. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma.
     6. Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma.
     7. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu 
    rusenge rw’inyuma.

     8. Ikiciro  kihariye.

     IMYITOZO
     Andika amagambo akurikira mu nyandiko nyejwi:

     a) Winshwaratura   
    b) Impyisi 
    c) Intwaro 
    d) Inshushyu  
    e) Inkori

     f) Nshwekure

     7. 3. 2. Imyandikire y’interuro mu nyandiko nyejwi
     IGIKORWA

    Kora umwitozo wo gusoma amagambo agize interuro zinyuranye 
    ziri mu mwandiko “Umurunga  w’iminsi” n’andi magambo  cyangwa  
    interuro bigaragaramo ibihekane byose by’Ikinyarwanda maze ukore 

    ubushakashatsi ugaragaze uko interuro zandikwa mu nyandiko nyejwi.

     Kwandika interuro mu nyandiko nyejwi.
     Iyo bandika interuro mu nyandiko nyejwi ntibapfa kubikora uko babonye. Hari 
    ibyitabwaho mu kwandika interuro mu nyandiko nyejwi. Ni byiza gukurikiza 
    uburyo bukurikira kugira ngo ubashe kwandika interuro mu nyandiko nyejwi.

    Bisaba ko umuntu yandika ijwi ryose ryumvikana iyo avuga ijambo cyangwa 

    interuro runaka. Ni ngombwa ko umuntu yandika agaragaza ibimenyetso byose 
    byumvikana. Bityo rero, amasaku yose agomba kugaragazwa ni ukuvuga ko 
    yaba amasaku y’integuza, amasaku nyejuru n’amasaku nyesi yose arandikwa.   
    Ni ngombwa kwita ku migemo igize amagambo kuko umugemo waba utinda 
    cyangwa ubanguka yandikwa yose. Ni ngombwa kwandika ibimenyetso 
    byose byihariye nk’uko byagiye bigaragazwa mu myandikire y’amagambo mu 
    nyandiko nyejwi. 

    Burya iyo umuntu avuga, amajwi asohoka mu kamwa afatanye ni yo mpamvu iyo 

    bandika interuro mu nyandiko nyejwi bafatanya amagambo yose uko yakabaye.  

    Interuro yose ishyirwa hagati y’udusodeko [ ].  

    Urugero:
     Uko amajyambere agenda yiyongera ni ko ikitwa umutungo kamere twasigiwe 
    n’abakurambere bacu ugenda ukoreshwa rimwe na rimwe neza cyangwa nabi 
    hirengagijwe abavuka uko bwije n’uko bukeye.
     [ûkwȃmàgjààmbèràgjèêndȃjȋìjòŋgjèèrànȋkwȋkjìȋtkwùmûtûùŋgòkhàmêrê tk
    wàȃsigjìwênȃßȃkûrààmbèrèßat∫ùgjèèndûkȏrèè∫kwàrȋmŋênȃrȋmŋènêêzȃkyȃȃ

     ŋgwȃnàȃßȋhȋìrèèŋgàgyìƷgwàßȃvûùkwûkwȏbgìȋƷênûûkwôßùkyèêyè] IMYITOZO
     1. Vuga muri make icyo wagenderaho wandika interuro mu 
    nyandiko nyejwi.
     2. Iyo witegereje usanga imyandikire y’amagambo arimo ibihekane 
    mu nyandiko nyejwi ihuriye he n’imyandikire y’interuro mu 
    nyandiko nyejwi? Sobanura igisubizo cyawe.
     3. Andika izi nteruro mu nyandiko nyejwi:
     a) Voma vuba uze tuzamuke burije, ejo iwacu batazabura amazi yo 
    b)  Umunyeshuri usoma ibitabo ajijuka vuba.  
    c) Yewe waranasaze! 

    kubobeza imigozi kuko bafite abakozi bazabubakira urugo. 

    VII.4. Inyandiko nyemvugo
     IGIKORWA

    Itegereze amagambo akurikira yanditswe mu mpushya ebyiri maze 
    witegereze amajwi yanditse atsindagiye. Kora  ubushakashatsi utahure 
    inshoza y’inyandiko nyemvugo n’ uko bandika  ibihekane  mu  nyandiko 
    nyemvugo kandi  utandukaye uko bandika ibihekane mu  nyandiko nyejwi  

    no  mu nyandiko nyemvugo. 

    a) Inshoza y’inyandiko nyemvugo
     Inyandiko nyemvugo ni inyandiko ishyira mu bikorwa amategeko yo kugabanya 
    ibimenyetso byandika ibihekane mu nyandiko nyejwi. Ibimenyetso bisigaye 
    biba byihagije ku buryo bidatera kwitiranya amagambo no kujijinganya ku 
    bisobanuro by’ijambo ryanditse. Ibimenyetso bisigaye bibarirwa mu rwego 
    rw’iyigamvugo, bibarirwa gutyo mu nyandiko nyemvugo.
     
    Iyo umaze kugabanya utyo ibimenyetso by’inyandiko nyejwi uba uvuye mu 

    rwego rw’iyigamajwi ugiye mu rwego rw’iyigamvugo, Icyo gihe, ibimenyetso 
    bisigaye bikurwa mu dusodeko bigashyirwa mu hagati mu dukoni tubiri 

    tuberamye, ari na two turanga inyandiko nyemvugo.  

    b) Imbonerahamwe rusange y’ibihekane byose mu nyandiko nyemvugo




    Ibisobanuro ku misomere y’imbonerahamwe
     1. Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere.
     2. Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’inyuma.
     3. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru.
     4. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’imbere.
     5. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru no mu rusenge rw’inyuma.
     6. Ingombajwi zishyirwa mu rusenge rw’imbere n’urw’inyuma.
     7. Ingombajwi zishyirwa mu mazuru, mu rusenge rw’imbere no mu 
    rusenge rw’inyuma.

     8. Ikiciro kihariye.

     c) Gutandukanya inyandiko nyejwi n’inyandiko nyemvugo
     Inyandiko nyejwi
    - Mu nyandiko nyejwi bandika amajwi yose yumvikana batagabanya 
    ibimenyetso. 
    - Ibyo banditse bishyirwa mu dusodeko [ ]
    - Mu nyandiko nyejwi iyo bandika interuro bandika bafatanije amagambo 
    yose ayigize.
    - Bandika bashyiraho amasaku nyesi n’amasaku nyejuru ndetse n’amasaku 
    y’integuza.
     
    Inyandiko nyemvugo----

     - Bandika bagabanya ibimenyetso ntibandika amajwi yose yumvikana.
     - Ibyo bandika bishyirwa hagati y’uturongo tubiri  tuberamye /   /.
     - No mu nyandiko nyemvugo bandika bafatanije interuro.

    -  Amasaku y’integuza ntiyandikwa n’amasaku nyesi ntiyandikwa.


    Ikitonderwa:

    Iyo ugenzuye neza usanga inyandiko nyemvugo y’ibihekane by’Ikinyarwanda 
    ijyagusa  n’inyandiko isanzwe ariko inyandiko isanzwe yo ikoresha ibimenyetso 
     bike cyane kugira ngo bidatera urujijo. 
    Mu rwego rwo kuvanaho urujijo abantu bashobora kugira kuri izi nyandiko zose, 
    ni ngombwa kugaragaza n’ inyandiko isanzwe y’ibihekane by’Ikinyarwanda. 

    Kugereranyaamajwiy’ibihekane mu nyandikoisanzwe, nyejwinanyemvugo







    IMYITOZO

    1. Vuga muri make icyo wagenderaho wandika amagambo cyangwa 
    interuro mu nyandiko nyemvugo.
     2. Andika amagambo akurikira mu nyandiko nyemvugo:
     a) Ubwato             
    b) Ukwaha              
    c)  Igihwagari         
    d) Guhovwa          
    e) Umwana 
    3. Andika  interuro  zikurikira mu nyandiko yemvugo.           
    a)  Umunyeshuri usoma ibitabo ajijuka vuba.
     b) Yewe waranasaze! 
    4. Interuro ikurikira  iri mu nyandiko nyejwi. Yandike mu nyandiko 
    nyemvugo.
     [VòòmàvûβûzêthùzàâmûùkhèβûrîìƷeƷîwàâtʃùβàthàzààβûrâmâàzîjô 

    kùβòβèèzìmìgôzîkûkôβàfî thàβâkôzìβâzââβûùβàkjìrùrûgô] 

    VII.5.Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
     Hanga indirimbo ku nsanganyamatsiko wihitiyemo wubahiriza uturango 
    tw’indirimbo, uzayiririmbire bagenzi bawe. 

    Ubu nshobora:

    - Gusesengura indirimbo zivuga ku ngingo zitandukanye ngaragaza 
    ibiranga indirimbo.
    - Guhanga indirimbo zitandukanye ku nsanganyamatsiko runaka.
    - Gusoma no kwandika amajwi y’ibihekane mu nyandiko nyejwi no mu 
    nyandiko nyemvugo.
     -Gusoma no kwandika interuro mu nyandiko nyejwi no mu nyandiko 
    nyemvugo.

    Ubu ndangwa no:

    - Guhanga indirimbo nubahiriza ibiranga indirimbo no kuyiririmba 
    nubahiriza injyana yayo.

    - Kwitabira umurimo no gushishikariza abandi kuwukora.

     VII.6. Isuzuma risoza umutwe wa karindwi

     Soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho. 





     I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
     1. Ushingiye ku mwandiko sobanura uburyo gukoresha neza igihe bigira 
    uruhare mu iterambere. 
    2. Aho umuhanzi avuga ngo nzaritahe mpundwa impundu yashakaga kuvuga 
    iki? Ni iriki azataha? Kubera iki? 
    3. Rondora ibyiciro by’abantu umuhanzi yavuze werekane uburyo ibyo 
    bakora babikorera ku gihe no ku iterambere muri rusange. 
    4. Uyu mwandiko uri mu yihe ngeri? Kora isesengura ry’uyu mwandiko 
    wasomye kandi unagaragaze tumwe mu turango tw’imyandiko nk’iyi. 

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo

     1. Sobanura amagambo akurikira dusanga mu mwandiko “Mu gihe cyange 
    ngihumeka”.
     a) Kuganda 
    b) Gukorera ijisho 
    c) Kwirozonga 
    d) Ubworo 
    2. Koresha mu nteruro ayo magambo umaze gusobanura.
     
    III. Ibibazo ku nyandiko nyejwi no ku nyandiko nyemvugo

     1. Tanga inshoza y’igihekane kandi utange n’ingero ebyiri.
     2. Wifashishije ingero ebyiri, sobanura uko amajwi shingiro y’Ikinyarwanda 
    ahekana.
     3. Tandukanya inyandiko nyejwi n’inyandiko nyemvugo.
     4. Andika interuro zikurikira mu nyandiko nyejwi:
     a) Amakimbirane ni imvano y’intambara.
    b) Nta mpamvu yo gupyonda iyo mashini.

     IV. Ihangamwandiko

    Hitamo umwuga wishakiye maze uwuhimbeho indirimbo ngufi itarengeje ibitero 
    bitatu n’inyikirizo yabyo. Ntiwibagirwe gushyiramo ikeshamvugo rigomba 
    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
     1. Ushingiye ku mwandiko sobanura uburyo gukoresha neza igihe bigira 
    uruhare mu iterambere. 
    2. Aho umuhanzi avuga ngo nzaritahe mpundwa impundu yashakaga 
    kuvuga iki? Ni iriki azataha? Kubera iki? 
    3. Rondora ibyiciro by’abantu umuhanzi yavuze werekane uburyo ibyo 
    bakora babikorera ku gihe no ku iterambere muri rusange. 
    4. Uyu mwandiko uri mu yihe ngeri? Kora isesengura ry’uyu mwandiko 
    wasomye kandi unagaragaze tumwe mu turango tw’imyandiko nk’iyi. 

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo

     1. Sobanura amagambo akurikira dusanga mu mwandiko “Mu gihe cyange  
    ngihumeka”.
     a) Kuganda 
    b) Gukorera ijisho 
    c) Kwirozonga 
    d) Ubworo 
    2. Koresha mu nteruro ayo magambo umaze  gusobanura.
     
    III. Ibibazo ku nyandiko nyejwi  no  ku nyandiko  nyemvugo

     1. Tanga inshoza y’ igihekane kandi utange n’ingero ebyiri.
     2. Wifashishije ingero ebyiri, sobanura uko amajwi shingiro y’Ikinyarwanda 
    ahekana.
     3. Tandukanya inyandiko nyejwi n’ inyandiko nyemvugo
     4. Andika interuro zikurikira mu nyandiko nyejwi:
     a) Amakimbirane ni imvano y’intambara.
     b) Nta mpamvu yo gupyonda iyo mashini.

     IV. Ihangamwandiko

     Hitamo umwuga wishakiye maze uwuhimbeho indirimbo ngufi itarengeje 
    ibitero bitatu n’inyikirizo yabyo. Ntiwibagirwe gushyiramo ikeshamvugo 

    rigomba kuboneka mu ndirimbo.

  • UNIT 8: UMUCO WO KUZIGAMA

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    –Gusesengura umwandiko ku muco wo kuzigama, agaragaza ingingo 
    z’ingenzi ziwukubiyemo. 
    –Gusesengura raporo no kuyikora. 

    –Kuzuza neza impapuro zabugenewe. 

     IGIKORWA CY’UMWINJIZO
    Uhereye ku bumenyi usanzwe ufite ku kuzigama, ubona umuco wo 
    kuzigama uteye ute aho utuye n’aho ugenda? Kora ubushakashatsi maze 

    werekane akamaro ko kuzigama mu iteranbere ry’Igihugu.

    VIII.1. Umwandiko: Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama


    Iyi si dutuye iteye ukwayo, wicaye ntiwatamira, udatembereye ntiwamenya. 
    Mitima yatangiye kugira inzozi zo gutera imbere se akimara kwitaba Imana. 
    Yagize ayo makuba yo kubura ababyeyi yiga mu mashuri y’inshuke. Nubwo 
    yari ikibondo, yumvaga abantu benshi bamusabira kuko se yabasize bakiri 
    bato. Umunsi umwe ahuye n’umuturanyi we w’urungano bagirana iki kigan
    iro:

    Mitima:
    Barayasesa nkubwire, burya ngo so ukwanga akwita nabi kandi ngo 
    izina ni ryo muntu. Ugira ngo se nkawe ntiwokamwe n’umuruho kuva 
    bakwita Barayasesa!

    Barayasesa
    : Winkura umutima, Habarugira ni mwene Nzahirwa! Komeza 
    uyage yenda ndageraho nkuremo ijambo. Komeza sha! 
    Mitima: Mwasigaye muri bato, kubaho neza birabagora kandi mufite 
    umuryango mugari ukize ibya Mirenge!

    Barayasesa:
    Ariko sha ko numva ushaka kwigira umujyanama w’isi yose, 
    uravugira kuki? ubona undusha kubaho neza?

    Mitima:
    Ahaaa! Ngo na Nyokorome akuruma akurora! Icyashobotse ni kimwe, 
    Bajyinama mwene Mirimo wari waranywanye na data, nubwo yari 
    ageze mu za bukuru, yatwitayeho araturera, adutoza umuco wo 
    kuzigama tukiri bato. Hashize amezi atatu nyuma yo kwera, twituwe 
    ineza n’uwo munywanyi w’umuryango wacu kugira ngo tuzibesheho 
    atakiriho. Yadutoje umuco wo kuzigama, uwo muco uragenda 
    uratwokama none tugeze ahashimishije. Burya ngo ugira neza ineza 
    ukayisanga imbere! Data na we yabaye nka Nyamutegerikizaza wari 
    utuye i Gihinga na Gihindamuyaga.

    Barayasesa
    : Yabahaye amafaranga se? Yabahaye ubuhe bwoko bw’imari 
    mwazigamye? Ese ubu ibyo mwabaga mwifuza cyangwa mukenera 
    mwarabibonye? Mu yandi magambo mwarangije kugera iyo mujya?

    Mitima
    : Icyo yaduhaye cyose, gusa nyine icyo nkubwiye yadutoje kuzigama. 
    Mwe se ababyeyi banyu nta cyo babahaye?

    Barayasesa:
    Baduhaye amafaranga ndetse n’indi mitungo. Nyamara se 
    ntibyadushiriyeho? Umenya baraturoze inyatsi!

    Mitima:
    Nta na rimwe se mwigeze mutekereza kuzigama uwo mutungo 
    mwahawe kugira ngo muteganyirize iminsi?

    Barayasesa:
    Ubwo se umuntu w’umusore ukiri muto nkange akeneye 
    kuzigama? Umuntu atangira gutekereza kuzigama ari uko yashinze 
    urugo.

    Mitima:
    Barayasesa ntukitiranye ibintu, kukubwira ntyo ni uko nabonye 
    akamaro ko kuzigama. Iyo witeganyirije ukiri muto, ugakomeza 
    ukabigira umuco, biraguhira ku buryo igihe kigera ibigo by’imari 
    n’amabanki acuruza amafaranga bikakwizera ugakorana na byo mu 
    buryo bunyuranye. Iyo ugwije ubwizigame ushobora gukuraho igice 
    k’imari ukagishora mu bikorwa bibyara inyungu. Si uko Kanyamibwa 
    yakize kugeza ubwo basigaye bamwita Mirenge!

    Barayasesa
    : Uramponda sinoga. Ushaka kuvuga se ko ubu nkoze nkawe 
    nabyutsa umutwe? Ntabaronkera rimwe nk’abava guca imisigati, 
    kandi wikanira umugisha w’undi ukannya ibuye!

    Mitima:
    Burya sogokuru yari ahugutse pe! Yaraduhanuraga iyo twabaga twicaye 
    ku mashyiga dutaramye yageraho ati: “Muge muzigama izi nama 
    mba mbaha zizabagirira akamaro”. Tukumvisha amatwi n’umutima, 
    tukazirikana ibyo atubwiye tukabibika, kugeza n’ubu impanuro ze 
    nziza ziradutunze. Mu bukungu nk’uko nabihuguwe, igisobanuro 
    cyo kuzigama ni ukubika amafaranga kugeza igihe ugwirije umubare 
    w’amafaranga akwiye kugira ngo ugure icyo ukeneye cyangwa wifuza. 
    Amafaranga udakoresheje uyu munsi ashobora kugufasha kugera ku 
    ntego zawe ejo cyangwa mu gihe kizaza.Ubyumve neza ubizirikane.
     Mu gihe barimo baganira Maharane yakurikiranaga ibiganiro byabo ari 
    iruhande mu gahuru bugufi y’aho bari bahagaze. Ageze aho araza yinjira mu 
    kiganiro. Bakomeza baganira muri aya magambo:

    Maharane
    : Eeee! Ba sha, muri mu biki?

    Barayasesa
    : Banza udusuhuze wa gahungu we! 

    Maharane
    : Mukomere cyane! Nahoze mbumviriza numva mufite imigambi 
    myiza, ifite ikerekezo kizima. Benshi mu rubyiruko bashaka guhindura 
    amateka. Kuzigama mwariho mukomozaho biba byiza iyo bitangiye 
    kare. Abakuru bagira bati: “Iteme umugabo azambuka yakennye 
    aritinda agitunze”. Twe tugifite imbaraga, iki ni cyo gihe cyo kwizigama 
    nubwo twatinze. Twese tuzi ko Mitima yagize umutima wo gutangira 
    kwizigama akimara kuba imfubyi; urabona ataradusize Barayase? 
    Cyakora wowe ngo uri Gakundabakobwa uyasesera inkumi! Umunsi 
    wasesewe n’umuze uzaba utizize?

    Mitima:
    Kuri ngewe Mitima, kuzigama hakiri kare ukabikora kenshi, kabone 
    n’iyo waba ugenda uzigama igiceri kimwe, ukirinda ibirangaza, 
    ibisindisha n’utundi ducogocogo twose tudafite agaciro ni intwaro 
    ikomeye igufasha kuzagera ku cyo ukeneye wiyemeje. Ese wari uzi 
    ko buri wese ashobora kuzigama hatitawe ku myaka umuntu afite 
    cyangwa ku mafaranga yinjiza? Ndamutse mfite agahinja, nahita 
    nkayobora ibigo by’imari nkagafunguriza konti, nkajya nkashyiriraho 
    udufaranga uko natubonye kose. Ariko sha, nimubarire uruhinja 
    kuva ruvutse kugera yenda rukuze rukinjira mu mashuri yisumbuye! 
    Tekereza buri cyumweru waragiye uzigamira uwo mwana kandi na we 
    yarigiye hejuru akajya agira icyo yinagira kuri konti wamufungurije! 
    Uwo mushinga ntiwaba ari mwiza cyane? 

    Maharane:
    Ni byiza mwa bavandimwe mwe kwiha intego no gushyiraho 
    gahunda yo kuzigama. Igihe bifata kugira ngo ugere ku ntego giterwa 
    n’ikiguzi k’icyo ushaka kugeraho, icyo winjiza, ibyo uzigama utangaho 
    amafaranga ndetse n’ibyo umenyereye kugura. Barayasesa aho 
    ntiwacikanwe?

    Barayasesa
    : Ku bwange Barayasesa numva twacutsa ibiganiro; sha ndumva 
    ubu munshinga ibikwasi.
     Nyuma y’icyo kiganiro basezeranaho, buri wese aca ukwe n’undi ukwe. 
    Barayasesa agenda yivugisha ati: “Ririya ryori ryo kwa Ntezirizaza 
    ngo ni Mitima, riteye imbere. Naritanze kubona izuba, niha gucudi
    ka nkiri muto, ndinezeza niha amayoga niha amuki, mfata ingendo 
    zidafite umumaro, noneee! Mfite n’impungenge ko naba naragen
    derewe na wa mwanzi ugenda amunga ubuzima bw’abimitse inge
    so y’ubusambanyi. Ngiye gufata ingamba, ntawuvuma iritararenga. 
    Imyaka makumyabiri mfite, ngiye gufunguza konti muri banki nge 
    nzigama udufaranga mbonye. Kubera ko mfite ingwate itubutse 
    nahawe na sogokuru, nyuma y’igihe runaka nzaba naranogeje 
    umushinga w’ubucuruzi nigane Mitima mwene Ntezirizaza. Nzagi
    sha inama naho ubundi ngumye muri mama wararaye nazapfana 
    agahinda mbonye abo twabyirukanye bibeshejeho neza bitewe no 
    kuzigama. Inyungu zakwa ku nguzanyo si igitero. Ibigo by’imari 
    kandi hari n’inyungu ngo bigenera uwazigamye. Ntiwatera imbere 
    utizigama, ntiwatera imbere utagana ibigo by’imari n’amabanki. 
    Kuva ubu nisubiyeho.”
     
    8. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
     IGIKORWA

     Soma umwandiko ya “Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama”, 
    ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije 
    inyito afite mu mwandiko wifashije inkoranyamagambo.

     
    IMYITOZO

     1. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo yo mu 
    mwandiko, usanishe uko bishoboka: kubyutsa umutwe, 
    kugendererwa.
     a) Mfite impungenge ko naba……………..na wa mwanzi utera 
    abimitse ubusambanyi.
     b) Nyuma yo guhomba igihe kirekire nongeye ..........maze  
    kubona igishoro nkuye muri banki.
     2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zumvikanisha neza 
    icyo ashaka kuvuga: kuyaga, kokamwa n’umuruho, kwera, 
    umunywanyi, umuze.


    8. 1.2. Gusoma no kumva umwandiko

     IGIKORWA

     Ongera usome umwandiko “Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama”, 
    hanyuma usubize ibibazo byawubajijweho.


    1. Kuki tugomba kuzigama? 

    2. Ni iyihe nyungu Mitima abona mu kwizigamira?
     3. Ni ba nde bashobora kwizigamira ? 
    4. Mu mwandiko baravuga ko kuzigama bigomba gutangira ryari ?
     5. Ni iki kibabaza Barayasesa?
     6. Ni uwuhe mugambi Barayasesa yafashe nyuma yo kumva inama za 
    Mitima?
     
    8.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
     IGIKORWA

     Ongera usome umwandiko “Barayasesa yiha umugambi wo kuzigama”, 
    hanyuma usubize ibibazo byo gusesengura umwandiko. 


    1. Ni izihe ngingo z’ingenzi zigize uyu mwandiko?

     2. Gereranya ibivugwa mu mwandiko n’ubuzima bw’aho utuye? Hari abantu 
    uzi bizigamiye bagatera imbere nka Mitima? Hari abo se uzi basesaguye 
    ibyabo bigatuma basigara inyuma?
     3. Gutoza abakiri bato kuzigama bifite kamaro ki kuri bo no ku gihugu muri 
    rusange?
     4. Umaze kumva ibyiza byo kuzigama, ni iyihe nama wagira abanyeshuri 
    bagenzi bawe n’abandi bantu muri rusange? 

    8.1.4. Kungurana ibitekerezo

     IGIKORWA

     Ungurana ibitekerezo na bagenzi bawe ku nsanganyamatsiko ikurikira: 
    “Kuzigama ni umusingi w’iterambere rirambye”.

    VIII.2. Raporo 

    IGIKORWA

     Iyo umuntu agiye mu butumwa ahantu runaka agamije kwereka 
    uwamutumye ko icyo yagiye gukora yagikoze, amukorera raporo. 
    Nimukore ubushakashatsi, mutahure raporo icyo ari cyo, uko ikorwa, 
    imiterere yayo n’ibyitabwaho mu kuyikora. 


    1. Inshoza ya raporo 

    Raporo ikorwa n’umuntu wahawe ubutumwa ubu n’ubu. Iba ifite intego igamije, 
    ikajyamo ibitekerezo bwite bya nyiri ukuyikora, kandi ikarangira atanga 
    ibitekerezo ku myanzuro igomba gufatwa. Raporo iba igenewe umuyobozi 
    ugomba gufata ibyemezo ku bitekerezo byamugejejweho. 

    2. Imbata ya raporo

    Raporo, igira imbata nk’iy’umwandiko usanzwe. Ni ukuvuga umutwe, 
    intangiriro, igihimba n’umusozo.
    Umutwe : Umutwe wa raporo ni insanganyamatsiko raporo nyirizina 
    yerekeyeho. Umutwe wa raporo witarura intangiriro, ukagaragazwa 
    cyane cyangwa ugacibwaho umurongo.

    Intangiriro:
    Muri iki gice, ukora raporo yandikamo icyo agiye gukorera raporo 
    n’impamvu ayikora ndetse n’agaciro iyo raporo ifite.

    Igihimba:
    Muri iki gice, ukora raporo agaragaza ku buryo burambuye uko 
    abona ibyo akorera raporo; abivuga abitondekanya nk’ugambiriye 
    kubisobanura mu buryo bw’inyurabwenge. Ukora raporo agomba 
    gutanga ibisobanuro biza gutuma uwo aha raporo adashidikanya 
    ku myanzuro aza kumugezaho. Ibyo kandi ukora raporo abikora 
    atabogamye.

    Umusozo
    : Muri iki gice, ukora raporo atangamo ibitekerezo by’uburyo ikibazo 
    k’ ibyo yakoreye raporo abona cyakemuka. Mbere yo gutangira 
    kwandika raporo, uba wabanje gutekereza ku byo uvuga mu myanzuro. 
    Raporo nziza igomba gutuma uwo yandikiwe yemera ibitekerezo biyikubiyemo, 
    agafata ibyemezo ku myanzuro yagejejweho, ariko ntigomba kubogama. 

    3. Uburyo raporo ikorwa
     Ukora raporo agomba kwita kuri ibi bikurikira:
    – Gukoresha imvugo itunganye kandi yumvikana.
    – Kugaragaza ibyerekeye icyo uvuga muri raporo yawe: itariki, isaha, 

    igihe, abari bahari n’abo ari bo, ingingo zizweho cyangwa ikindi 
    gikorwa cyari cyajyanye ukora raporo, ibyemezo byafashwe…
    – Kugaragaza ibitekerezo by’ingenzi kugira ngo uyisoma abone vuba 

    ibyo uwakoze raporo aha agaciro kanini.
    – Gushyiraho amazina n’umukono by’uwakoze raporo.

     
    Urugero rwa raporo:
     KAMANA Aloyizi                                                     Mirenge, ku wa 12 Ugushyingo 2001
    Umuyobozi w’Umurenge wa Bwiza
     Akarere ka Mirenge
     Agasanduku k’iposita 50 Mirenge
                                            
     Raporo ku mikoreshereze y’amafaranga y’ubudehe

    Nk’uko byakozwe mu mirenge yose, hari amafaranga Leta y’u Rwnda yageneye 

    buri murenge kugira ngo afashe abaturage kwiteza imbere mu bikorwa 
    remezo. Kubera ko byagaragaye ko hari aho yakoreshejwe nabi, Nyakubahwa 
    Muyobozi w’Akarere ka Mirenge, mboherereje iyi raporo mbamenyesha 
    ikibazo cyagaragaye mu Kagari ka Mugarura kugira ngo mugire umwanzuro 
    mwabitangaho bityo iterambere ry’abaturage ntirikomeze kudindira.

    Muri buri kagari, hatanzwe miriyoni makumyabiri zagombaga gukoreshwa mu 

    bikorwa remezo binyuranye. Nyuma y’igenzura nakoze, nasanze mu tugari two 
    mu Murenge nyobora, abayobozi batwo barakoresheje inama abaturage, bigira 
    hamwe icyo ayo mafaranga azakora. Mu igenzura nakoze nasanze byaragenze 
    neza usibye mu kagari kamwe. Mu Kagari ka Muguramo, bari bahisemo kubaka 
    amavomero abiri, bashaka rwiyemezamirimo, bamuha isoko arayubaka. 
    Byatwaye amafaranga miriyoni cumi n’eshanu. Asigaye miriyoni eshanu, 
    bumvikanye ko bayaguriramo inka za kijyambere abana b’imfubyi birera batatu 
    n’abapfakazi barindwi, ibyo babyemeranywaho batyo. Mu bugenzuzi nakoze, 
    nasanze amavomero ahari, rwiyemezamirimo yarayakoze uko byasabwaga, 
    aranishyurwa. Amatungo yagombaga kugurirwa abaturage, yaraguzwe ariko 
    yaguzwe mu buryo butari bwo. Umuyobozi w’akagari yagiye kuyagura ubwe 
    ku giti ke, nta soko ritanzwe. Amatungo yaguze ntabwo afite agaciro gakwiye. 
    Inka ya kijyambere yagombaga kugurwa, ni ifite agaciro k’ibihumbi magana 
    atanu. Nyamara inka zaguzwe si iza kijyambere, ni inka zisanzwe, ubona 

    zifite agaciro k’ibihumbi magana abiri kuri buri nka. Uburyo zaguzwe na 
    bwo ntibwumvikana, kuko ari nta soko ryatanzwe ngo ba rwiyemezamirimo 
    baripiganirwe. Ikigaragara ni uko amafaranga y’ubudehe yatanzwe mu Kagari 
    ka Muguramo atakoreshejwe neza.

    Nk’Umuyobozi w’Umurenge wa Bwiza, Akagari ka Muguramo kabarizwamo, 

    mbahaye iyi raporo kugira ngo muyigane ubushishozi, mugire umwanzuro 
    mufatira Umuyobozi w’ako kagari. Ashyikirizwe inkiko, aryozwe amafaranga 
    yakoresheje nabi, kandi afatirwe ibindi bihano bijyanye no kutuzuza neza 
    inshingano ze.

    KAMANA Aloyizi,


    Umuyobozi w’Umurenge wa Bwiza

     
    IMYITOZO

     1. Gereranya raporo n’inyandiko mvugo.
     2. Umucungamutungo wa Koperative Twitezimbere yoherejwe 
    gukurikirana amahugurwa yo gucunga neza imikoreshereze 
    y’umutungo w’abanyamuryango b’iyo koperative. Ishyire mu 
    kigwi cy’uwo mucunga mutungo maze ukore raporo washyikiriza 
    umuyobozi wa koperative wakohereje kuyakurikirana.

     VIII.3. Impapuro zagenewe kuzuzwa

     IGIKORWA

     Soma iki gika maze ukore ubushakashatsi, usubize ibibazo bizikurikira:
     Ikoranabuhanga ryoroheje byinshi. Zimwe mu mpapuro z’ubutegetsi 
    zo kuzuza zisigaye zuzurizwa kuri murandasi hakoreshejewe terefoni 
    cyangwa mudasobwa. Muri banki, iyo utujuje urupapuro rwo kubikuza, 
    ushobora no kubikuza amafaranga ku cyuma cyabugenewe cyangwa 
    ukabikuza ukoresheje terefoni.
     
    Ibibazo:
    1. Ni izihe mpapuro z’ubuyobozi zuzuzwa? 
    2. Impapuro zabugenewe kuzuzwa, zuzuzwa hakoreshejwe iki? 
    3. Urupapuro rwo kubikuza rwuzuzwaho iki?
     
    1. Impapuro zo mu nzego z’uyobozi bwite bwa Leta

    Mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, hari impapuro zabugenewe zo kuzuzwa 
    zituma nyirazo ahabwa serivisi runaka. Zimwe muri izo mpapuro ni izi 
    zikurikira:
    - Ikemezo cy’amavuko
    - Ikemezo gisimbura ikarita ndangamuntu by’agateganyo
    - Icyangombwa cyo gushyingirwa  
    - Icyangombwa cy’ubupfakazi,
     (…)

    Mu buryo bwo gutanga serivisi inoze impapuro zimwe na zimwe zuzuzwa 

    hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego, zimwe muri izi impapuro 
    zisabwa hifashishijwe urubuga “Irembo: www.irembo.gov.rw
     
    a) Imikorere y’urubuga Irembo
     Mu muco wacu, irembo ni ijambo rifite agaciro, haba gufata irembo, haba 
    gutanga irembo, igihe cyose rivuga guhabwa ikaze mu muryango. 

    Uru rubuga kandi rukora nk’uburyo bw’ikoranabuhanga, butunganya ibikorwa 

    bigamije gutanga serivisi hagati y’Ibigo bya Leta n’abaturage. Imikoreshereze 
    n’imitunganyirize y’urwo rubuga, ikaba igengwa n’Ihuriro ry’Imirongo 
    Nyarwanda (Rwanda Online Platform Ltd). 

    Mu gihe umuturage akoresha urubuga irembo, agomba kubanza gusoma neza 

    amabwiriza n’inshingano ze mu byerekeranye no gukoresha uru rubuga. 

    Ku bijyanye n’impapuro akeneye zuzuzwa, umuturage agomba kubanza 

    kwishyura. Kwishyura serivisi ku rubuga Irembo, bishobora gukorwa 
    hifashishijwe uburyo butatu aribwo: terefoni ngendanwa, ikarita yo kubitsa no 
    kubikuza n’andi makarita akoreshwa mu ma banki bakorana. 

    Hari kandi umuyoboro wo kwishyura ukoresheje murandasi, washyizweho 

    kugira ngo kwishyura bikorwe mu buryo bworoshye. 

    Uwasabye serivisi, agomba kandi kumenya ko umwirondoro we winjijwe neza, 

    ko yishyuye kandi ko yahawe serivisi. 

    Kugira ngo usubizwe amafaranga wishyuye bitewe n’uko utahawe serivisi 

    wasabye, ugomba kugeza ikibazo cyawe ku Ihuriro ry’Imirongo Nyarwanda 
    (Rwanda Online Platform Ltd). 

    b) Gusaba ikemezo ukoresheje Irembo 

    Kugira ngo ubone ikemezo, bisaba kuba ufite mudasobwa cyangwa terefoni 
    irimo murandasi. Wifashisha inshakisho (browser) hanyuma ukandika 

    ahabugenewe www.irembo.gov.rw , hagahita haza ibi bikurikira:

     Iyo umaze kubona iyi mbonerahamwe, ushakisha ahanditse “inzego z’ibanze”, 

    ugahitamo ikemezo ushaka, hanyuma ukanyura mu ntambwe zikurikira:

     Intambwe ya mbere: Gusaba
    Gukoresha Irembo: Niba utariyandikishije ku rubuga Irembo, kanda 
    ahanditse “Kwiyandikisha” hejuru iburyo maze wiyandikishe ukoresheje 
    indangamuntu yawe na nomero ya terefoni igendanwa yanditse ku 
    ndangamuntu yawe.
    – Gusaba ukoresheje terefoni igendanwa (USSD): Kanda *909# ,ukurikize 
    amabwiriza, cyangwa ushobora no kwegera uhagarariye Irembo. 
    – Nyuma yo kohereza dosiye isaba, wohererezwa ubutumwa bugufi kuri 
    terefoni cyangwa imeri (Email) yawe, bwemeza ko dosiye yoherejwe, 
    kandi ugahabwa kode yo kwishyuriraho.

     Intambwe ya kabiri: Kwishyura

    – Ushobora guhita wishyura unyuze ku rubuga Irembo ugakoresha 

    amakarita (VISA cyangwa MasterCard), cyangwa se ugahitamo 
    kwishyura ukoresheje terefoni (MTN Mobile Money *182#, Airtel*182#, 
    Tigo *310#), mobikashi (Mobicash), cyangwa ukajya ku ishami rya 
    Banki ya Kigali cyangwa uyihagarariye ukorera hafi yawe.
    – Nyuma yo kwishyura, wohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni 

    cyangwa kuri imeri (Email) bwemeza ko wishyuye. Nutabona 
    ubutumwa bugufi kuri terefoni cyangwa imeri mu gihe k’iminota 30, 
    wahamagara kuri 9099 umukozi w’Irembo akagufasha.

     Intambwe ya gatatu: Igihe cyo kujya gufata ikemezo

     Iyo umukozi ushinzwe irangamimerere abonye dosiye yawe, arayisuzuma, 
    akayemeza cyangwa akayihakana, hanyuma ukohererezwa ubutumwa bugufi 
    kuri terefoni cyangwa imeri (Email) bukumenyesha ko dosiye yawe yemewe 
    cyangwa yanzwe. Iyo utabonye ubutumwa bugufi nyuma y’iminsi itatu 
    y’akazi wohereje dosiye isaba, uhamagara ku biro by’umurenge wahisemo, 
    cyangwa ukajyayo kugira ngo bagusobanurire.


    Intambwe ya kane: Kujya gufata icyangombwa


    Jya kureba Umukozi Ushinzwe Irangamimerere ku murenge wahisemo, witwaje 

    impapuro zerekana ko wishyuye (ubutumwa bugufi bwoherejwe n’Irembo 
    cyangwa inyemezabwishyu ya banki), kandi ujyane n’imigereka isabwa kuri iyi 
    serivisi (niba isabwa). 

    Iki kemezo gishobora gukoreshwa nk’imwe mu nyandiko ziherekeza dosiye 

    isaba serivisi, nko kwiyandikisha mu ishuri, kurera umwana utari uwawe, gusaba 
    ikemezo cy’umwirondoro wuzuye, kwiyandikisha kugira ngo ushyingirwe, 

    n’ibindi...

    2. Sheki 
    Sheki ni urupapuro rwuzuzwa muri banki kugira ngo nyirayo cyangwa uwo 
    ihawe abikuze amafaranga kuri konti ye cyangwa y’uyimuhaye. Biragoye kubona 
    sheki yo mu Kinyarwanda gusa kubera ko banki ziganwa n’Abanyarwanda 
    ndetse n’abanyamahanga. Iby’ingenzi byuzuzwa kuri sheki ni ibi bikurikira:
    – Umazina y’uri bubikuze akoresheje iyo sheki.
    – Umubare w’amafaranga abikuzwa.
    – Uhawe sheki.
    – Itariki sheki itangiweho.
    – Umukono wa nyiri konti.

     Urugero rwa sheki 


    IMYITOZO
     a) Shushanya sheki ugaragaze neza amakuru yose uyuzuza akenera, 
    maze uyuzuze. 
    b) Ishyire mu kigwi cy’uwataye irangamuntu wo Murenge wa Ngoma 
    maze umwandikire amakuru yose akenewe kugira ngo yuzuzwe 

    ku kemezo gisimbura ikarita y’irangamuntu by’agateganyo. 

    VIII.4. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
     Umaze kwiga inyandiko zuzuzwa, ifashishe mudasobwa maze uge ku rubuga 
    www.irembo.gov. rw, uhitemo ahanditse inzego z’ibanze, urebe ibyemezo 
    bihari, muri byo uhitemo bitanu, usobanure inzira wacamo ubyuzuza. Hera 

    kuri ibyo byemezo ugaragaze uko amakuru akenewe yuzuzwa kuri byo. 

    Ubu nshobora:
    – Gusesengura umwandiko ku muco wo kuzigama ngatahura ingingo 
    z’ingenzi ziwukubiyemo. 
    – Gusesengura raporo no kuyikora.

    – Kuzuza impapuro zagenewe kuzuzwa. 

    Ubu ndangwa no:
     • Gushishikarira no gushishikariza bagenzi bange kugira umuco wo 
    kuzigama no kwigira. 
    • Kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba ibyemezo 

    bitandukanye. 

    VIII.5. Isuzuma risoza umutwe wa munani
     Umwandiko: Yahaboneye isomo

    Kamana na Gasana bari batuye mu mudugudu umwe. Imiryango yabo yari ifite 
    imikorere inyuranye, bityo n’iterambere rya buri muryango ryari ritandukanye, 
    bitewe n’imikorere yabo. Umuryango wa Kamana wari wariteje imbere; 
    warangwaga no gukunda umurimo, ugakoresha neza ibyo utunze kandi 
    ukamenya kuzigama. Naho umuryango wa Gasana wo warangwaga n’ubunebwe 

    no gusesagura. 

    Umunsi umwe, mu gihe cy’urugaryi, Gasana n’abana be barihoreye bizera 
    iminsi myiza, imyaka yari yeze, nta kibazo k’inzara kirangwa mu muryango 
    wabo. Abo kwa Gasana babyukaga barya, barangiza bakoga, nuko bagatangira 
    kuzerera hirya no hino baririmbira abahisi n’abagenzi mu gihe kwa Kamana bo 
    babaga bashishikariye umurimo. Abana ba Gasana nta kintu na kimwe bari bazi 
    gukora, uretse kuririmba no kubyina. Umuryango wa Kamana wo, ntiwasibaga 
    gukorana umurava no gutoza abana umurimo. Buri mwana yari afite inshingano 

    ashinzwe kurangiza.

    Nta mwanya wo gupfusha ubusa bagiraga. Kamana n’umugore we bazindukaga 
    kare bitabiraga umurimo. 

    Abana bo kwa Kamana, iyo bavaga ku ishuri bakoraga imirimo inyuranye yo mu 

    rugo barangiza bagasubiramo amasomo yabo. Haba mu gihe kiza, haba mu gihe 
    kibi, abo kwa Kamana ntibaruhukaga gukora. Iyo umusaruro wabaga mwinshi, 
    barahunikaga, bateganyiriza iminsi mibi. Ntibinubiraga akazi, bahoraga 
    bakora cyane bakiyuha akuya. Iyo bwagorobaga, bariyuhagiraga, bakarya nuko 
    bakaruhuka. Bwacya abana bakajya kwiga; ababyeyi bakarimbanya imirimo yabo. 

    Umuryango wo kwa Gasana kubera gusesagura waje guhura n’iminsi mibi 
    y’inzara. Ibyo bejeje byari byashize, kubera ko igihe kinini bakimaraga 
    bidamarariye birata mu ndirimbo n’imbyino sinakubwira. Inzara ibamereye 
    nabi, Gasana arahaguruka, araboneza no ku muturanyi we Kamana ngo ba! 
    Agezeyo, asanga bari kuvana imyaka mu kigega. Aravunyisha nuko bamuha 
    ikaze. Ntiwareba uko yasaga, yari ananutse kubera inzara. Kamana amuha 
    umwanya wo kuvuga ikimugenza! Nuko Gasana araterura ati: “Muvandimwe 
    wange kandi nshuti, nje hano ngo umfashe, umpe ku byo kurya wahunitse, 
    ndebe ko iminsi mibi y’inzara yarangira. Abana bange inzara irabugarije, 
    bamerewe nabi cyane. Rwose ntumpakanire, ni wowe nagira.” 

    Kamana ariyumvira yibuka ukuntu yahuraga n’abo kwa Gasana bazerera gusa 

    badakora mu gihe abe babaga biyushye akuya bakorera urugo rwabo, yibuka 
    kandi ukuntu kwa Gasana basesaguraga utwo bejeje badashobora kuzigamira 
    iminsi mibi. Kamana amureba asa n’umurenza ingohe aricecekera amwima 
    amatwi. Gasana arongera avuga mu ijwi riranguruye, agira ati: “Muvandimwe, 
    gerageza kunyumva, umfashe.” Kamana aramusubiza ati: “Ko nzi ko mwari 
    mwarejeje byabagendekeye bite? Gasana ati: “Twarabigurishije ibindi turabirya 
    turabimara.” Nuko Kamana yongera kumubaza ati: “Ntimwibuka ko habaho 
    iminsi mibi ngo mwizigamire!” Gasana aratakamba cyane ati: “Wokagira Imana 
    we, ngirira impuhwe umfungurire umpe n’imbuto, isomo nararibonye.” 

    Gasana arakomeza aramwinginga nuko amusezeranya ko mu minsi mike azaba 

    yejeje ko atazongera gusesagura kandi ko azamwishyura ibyo amugurije. 
    Kamana agera aho agira impuhwe aca inkoni izamba amuha ibyo guteka. 
    Amugira n’inama yo kuza mu rugo akamuha akazi we n’abe. Ageze mu 
    rugo, abwira abana be ko Kamana yamugiriye impuhwe akamuha ibiribwa 
    akanamwemerera kubaha akazi kugira ngo babone ibyo bazajya barya. Abo 
    kwa Gasana batangira ubwo guca inshuro. Buri munsi Kamana akabaha ibyo 
    guteka bakoreye. Ibyo birabasindagiza kugeza iminsi mibi irangiye. 

    Mu gihe babaga bari mu kazi kwa Kamana, yarabaganirizaga akabagira inama yo 

    gukorana umurava no kurwanya ubunebwe, akanabatoza umuco wo kuzigama. 
    Abana ba Gasana babona isomo ryiza, biga gukora imirimo yo mu rugo ihwanye 
    n’ubushobozi bwabo. 

    Hashize iminsi Kamana aganiriza umuhungu wa Gasana witwaga Kamari 

    amubaza impamvu yacikije amashuri kandi akiri muto. Kamari amusubiza 
    ko iwabo babuze ubushobozi bwo kumurihira amafaranga y’ishuri. Kamana 
    amubwira amateka y’umwana wari imfubyi akaza guhabwa inkoko imwe 
    na nyirarume akayorora akajya agurisha amagi yayo udufaranga akuyemo 
    akatuzigama twagwira akaguramo izindi nkoko akarushaho kubona umusaruro 
    w’amagi utubutse. Amusobanurira ko byatinze uwo mwana akagura inka mu 
    mafaranga yakuraga mu magi. 

    Amafaranga yavaga mu mukamo w’inka, ni yo yagiye azigama buhorobuhoro, 

    akabasha kwirihira amashuri yisumbuye, ndetse na kaminuza. Kamana 
    yasobanuriye Kamari ukuntu uwo mwana yiteje imbere abikesha umuco 
    mwiza yagiraga wo kumenya kuzigama. Akimara kumva iyo nkuru, amusaba 
    ko amafaranga yari kuzamuhemba, yayamuguriramo urukwavu akagenda 
    akarworora, kugira ngo na we azage yizigamira atangiye kugurisha inkwavu ze. 

    Kamana yigishije Gasana n’umuryango we gukunda umurimo no kwizigamira, 

    maze nyuma yaho barakora beza imyaka, barahunika, urugo rwabo rukira 
    inzara rutyo. Kamari na we, yoroye inkwavu atangira kuzigama amafaranga 
    akuyemo, nyuma y’umwaka asubira mu ishuri afatanya n’ababyeyi be kwishyura 
    amafaranga y’ishuri. Ubu umuryango wa Gasana witeje imbere, umeze neza 
    kubera isomo uwo muryango wakuye kwa Kamana. 

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

     Soma umwandiko, usubize ibibazo bikurikira.
     1. Muri uyu mwandiko baratubwiramo imiryango ibiri. Tandukanya 
    imiterere yayo. 
    2. Iterambere ryo mu muryango wa Kamana rikomoka ku ki? 
    3. Ni iyihe ndangagaciro dusanga muri uyu mwandiko, iranga 
    Abanyarwanda? 
    4. Ni ikihe gihe k’ihinga kivugwa mu mwandiko? Garagaza nibura ibindi 
    bihe bibiri by’ihinga bitavuzwe mu mwandiko. 
    5. Sobanura ibyiza byo kuzigama bivugwa mu mwandiko. 
    6. Vuga ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri mu mwandiko. 
    7. Gereranya imyitwarire y’abanyarubuga n’ubuzima busanzwe bw’aho 
    utuye. 

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo

     1. Sobanura amagambo akurikira, ukurikije inyito afite mu mwandiko. 
    a) Urugaryi 
    b) Kwiyuha akuya 
    c) Kugarizwa (n’inzara) 
    d) Kuboneza 
    2. Shaka amagambo yakoreshejwe mu mwandiko avuga kimwe n’amagambo 
    atsindagiye muri izi nteruro: 
    a) Agezeyo, arakomanga nuko bamuha ikaze. 
    b) Bwacya bagakomeza imirimo yabo. 

    3.  Huza ijambo n’igisobanuro cyaryo ukurikije inyito rifite mu mwandiko .


     III. Ikibazo ku mpapuro zuzuzwa, sheki na raporo
     1. Ni ubuhe buryo bukoreshwa mu kubikura amafaranga kuri banki? 
    2. Sheki umuntu ayitanga uko yakabaye cyangwa hari ibyo yuzuzaho? 
    3. Usibye sheki, nta zindi mpapuro muzi buzuza? 
    4. Kubera iki umuntu yandika raporo?

     5. Sobanura ibyakwitabwaho mu kujora raporo yakozwe.

  • UNIT 9: UBUKORONI

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    -Gusesengura ikinamico, ivuga ku ngaruka z’ubukoroni agaragaza 
    ingingo ziwukubiyemo n’uturango twayo.

     -Guhanga no gukina ikinamico.

     IGIKORWA CY’UMWINJIZO
     Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura mu magambo yawe bwite ubukoroni 
    icyo ari cyo, unavuge ibibi n’ibyiza ubukoroni bwagize ku Banyarwanda 

    no ku Banyafurika muri rusange.

    IX.1. Umwandiko: Abatanye badatata barasubiranye


    Umugabo Gamariyeri, yabyirutse yitwa Ruhakana. Koko ngo: “Izina ni ryo 
    muntu”, Ruhakana ntiyajyaga imbizi n’umukoroni. Yarafunzwe amara igihe 
    kirekire mu buroko, avuyemo akomeza igitekerezo cyo kwanga ubukoroni. Ageze 
    iwe, ntiyahamaze iminsi, yahise ajya gushaka umusaza Rumashana ngo wenda 
    yamugira inama, akamenya neza uko yarwanya abakoronije Abanyarwanda 
    noneho bakaba mu bwigenge. Kurikirana uko byamugendekeye amaze kugera 
    kwa Rumashana, akongera gufatwa n’abasirikari b’abakoroni. Iteka Ruhakana 
    yahoranaga ishyaka ryo kurwanya ingoma y’ubukoroni, ariko aza kubona ari 
    wenyine ati: “Abatanye badatata barasubiranye”. 

    Abakinnyi:

    Ruhakana Gamariyeri: Umugabo w’igikwerere, utumvikana n’umuntu wese 
    ushyigikiye ubukoroni. 

    Rumashana
    : Umusaza w’iminkanyari mu ruhanga warwanye intambara 
    y’Abamayimayi muri Tanzaniya n’iy’Abamawumawu muri Kenya. Ubu 
    asigaye ari inararibonye mu mateka y’abakoroni, ariko agira inama 
    abato kunga ubumwe no guharanira kwigira. 

    Nyirashiku:
    Umugore wa Ruhakana ugaragara nk’umukecuru washajishijwe 
    n’imirimo ya gikoroni yakoranaga imbaraga nyinshi. 
    Umusirikare mukuru w’umuzungu: Ucunga umutekano atavuga menshi.

    Padiri Dipo
    : Umupadiri w’umukoroni waturutse mu Budage ushaka kunga 
    abasirikare n’abaturage no kubiba amahoro abinyujije mu myemerere 
    ya gikirisitu. 

    Kabirigi/ Mwene Kabirigi:
    Izina bitaga umuzungu uwo ari we wese bavuga 
    ko ari Umubirigi. 

    Kanyarufunzo
    : Umwana wa Rumashana wahimbwe izina ry’Umurundi, 
    wabaga mu rufunzo na we utarakozwaga iby’abakoroni. 

    Natanayeri
    : Wemeye akayoboka idini rya gikirisitu, akaba yumvikana na 
    Padiri Dipo. 

    Turikubwigenge:
    Umusore ukunda iby’amateka. Atanga ingero nyinshi, 
    afatiye kubahanga mu mateka. 
    Abasore n’abakobwa b’abaririmbyi: Basusurutsa abaje mu gitaramo. 

    Abagabo n’abagore:
    Indorerezi.
     
    Umuseruko wa mbere
    Ruhakana, Nyirashiku
    (Uyu museruko uratangirira mu rugo rwa Ruhakana). 
    Ruhakana: Nyirashi, ubona koko ntari nzize amaherere. Harya ngo: “Itegeko 
    rirusha ibuye kuremera?” Bareke ariko, bage nge!
     Nyirashiku: Ndekandeka undorere mugabo nkunda. Ese ubundi mwaramutse 
    neza?
     
    Ruhakana: Ugira ngo namenye ko bwakeye se rubavu rwange! Iminsi maze 
    mu buroko yanyibagije ubuzima busanzwe. 

    Nyirashiku:
    Ariko koko, ubu bizashoboka kubaho mu bwigenge?
     Ruhakana: Yewe! Irekere izo ni inzozi zo ku ngoma ya Rutuku. Ariko rwose 
    bage nge! 

    Nyirashiku:
    Ubu se kandi wibagiwe ibiboko wakubiswe ngo wanze kwikorera 
    imitwaro ya Rukara wa Kabirigi (Ubwo batsindaga umuzungu 
    w’Umubirigi)? 
    Ruhakana: Nyirashi! 
    Nyirashiku: Karame mutware wange!

    Ruhakana:
    Uzi n’ikindi, ubu ngiye guhagurukira kurwana inkundura, ndebe 
    ko nagera ku burenganzira bwacu. Ndabyiyemeje kandi nzashyirwa 
    mbigezeho mba ndoga Musinga. 

    Nyirashiku:
    Oya rwose mugabo nkunda! Ntiwabonye uko bamugize yanze 
    kumva abakoroni b’Ababirigi?

    Ruhakana:
    Ni byo rwose, iby’iyi ntwari ndabyibuka nk’ibyabaye ejo. 
    Yarabarwanyije, nyuma baza kumunyaga ubutegetsi n’abatware, 
    bamucira i Kamembe. Abo Banyaburayi babonye Abanyarwanda 
    bagikunze umwami wabo, bamucira ishyanga ahitwa Moba muri 
    Katanga ho muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ari na 
    ho yatangiye. 

    Nyirashiku:
    Ibuka neza ko kandi muri icyo gihe, ari bwo Rukara rwa Bishingwe 
    abazungu bamunyongeye mu Gahunga k’Abarashi.

    Ruhakana
    : Erega ayo mateka turayasangiye! Gusa icyo ntifuza, ni uko ubuzima 
    twabayemo ari bwo n’abana bacu bazabamo. Umugambi wange 
    ndawukomeje rero. Sinzazungurwa na mwene Kabirigi.

    Nyirashiku:
    Ni byo koko mpora nshengurwa na shiku, umujishi n’uburyo 
    nashikuranaga n’imishike mbuze uko ngira kubera ba gashakabuhake. 
    Nubwo ari uguhebera urwaje, sinifuza ko abana bange bazashikurana 
    n’irya mishike nasize. Ariko kandi aho gupfa none wapfa ejo!

    Ruhakana:
    Uramponda sinoga. Ruhakana sinzemera ubukoroni. 
    Nyirashiku: Nyamara ngo: “inyamanswa idakenga yishwe n’umututizi.” 
    Nawe se, reba uburyo abo bene Kabirigi bamaze kutwigarurira. 
    Inganda zacu barazisenye, urushingo n’urushingati twarusimbuje 
    ingirwamyambi y’ikibiriti, ubu ntawukikoza impuzu ngo ni ukwemera 
    bakadukuburira. 

    Ruhakana:
    Nyirashi, ibyo twakora byose, nta cyo duteze kuzageraho, 
    tudasobetse amaboko nk’Abanyarwanda ngo twikure ku ngoyi nako 
    ingoma ya Rugigana. 

    Nyirashiku
    : Ngaho jya mbere nguteze yombi!
    Ruhakana: Ibyo Rugigana adushukisha ni byo bitwibagiza umuco wacu.
    Nyirashiku: None se twakora iki ko amazi yarenze inkombe?

    Ruhakana:
    Reka nge kureba umusaza Rumashana, nubwo ashaje akaba 
    yuzuye iminkanyari mu gahanga, umusatsi wose ukaba ari uruyenzi, 
    ndibuka ko yarwanye intambara y’Abamayimayi muri Tanzaniya 
    n’iy’Abamawumawu muri Kenya, aharanira ko abakoroni badakomeza 
    kudutsikamira no kudupyinagaza, wenda yagira icyo anyungura muri 
    aya majune.

    Nyirashiku:
    Ngaho nimugire urugendo rwiza. 
    Umuseruko wa kabiri 
    (Rumashana, Ruhakana, Kanyarufunzo)
    Rumashana: Uwo ni nde ukomanga ? Niyinjire (Ruhakana yinjire).
    Ruhakana: Mwaramutse sogoku?
    Rumashana: Waramutse mwana wa. Ugenzwa n’amahoro se da?( baramukanya)
    Ko mbona uburoko bwari bukuntwaye mwana wa! Yooo! Nubwo 
    ntagisimbuka akatsi, ndabona naguha intego rwose!

    Ruhakana:
    (Akubite agatwenge buhoro)Nubundi nkeneye inda ya bukuru 
    sogoku. Sinakwigezaho rwose! Uracyari intarumikwa! Wansuhuje 
    ndasusumira pe! 

    Rumashana:
    Ngaho icara umbwire amajyo yawe. (amwereke agatebe maze 
    yicare) 
    Ruhakana: Sogoku, sintinda nje kukubwira ko bamponze nkanga kunoga. 
    N’ubu umugambi wange wo kwanga ubukoroni urakomeje. Gusa 
    ndareba inzira, ngasanga izitiwe hose n’imitego mitindi ya bene 
    Kabirigi. 

    Rumashana:
    Uti: “Iki mwana wa?” Ugira ngo nongere nkuganirire ibyo muri 
    Tanzaniya na Kenya, ahari imitwe yari ikaze y’abakoroni. Bankijijwe 
    n’Iyakare maze kubazahaza pe! Abantu bapfuye ari benshi cyane 
    ariko nge Rumashana, si uko byagenze. 

    Ruhakana
    : Ariko sogoku, numva ngo mwarasahuraga rigatumuka, mukibasira 
    abakozi b’abakoroni, ariko ngo wowe wumvaga utateshuka ku muco 
    wacu gakondo wamagana idini rya gikirisitu! Nge narumiwe ariko 
    ndanabishyigikiye pe!

    Rumashana:
    Mwana wa, reka dusubire mu y’inzuki wenda ubuki ntibuzaribwe 
    rwose. Abakoroni badukozeho, ubutegetsi bwabo bukandamiza 
    Abanyarwanda kimwe n’abandi Banyafurika. Gusa hari ababyumvaga 
    neza, bakanga gutanga imisoro, gukora uburetwa, kwikorera imizigo, 
    gutanga amakoro, gukubitwa, gutukwa n’ibindi, byatumaga abantu 
    banga bidasubirwaho abo ba Rugigana. 

    Ruhakana:
    (Avuge amuciye mu ijambo), Si icyo nazize se sogoku, imyaka 
    nakoze uburoko yose, ngo si uko nanze gutwara amagi y’umuzungu, 
    nkanga nkanatunga urutoki inka z’umugogoro!

    Rumashana
    : Erega mwana wange, wabaye nka Kanyarufunzo ngo iby’abazungu 
    ntiyabikozwaga, yatangaga amategeko yo kwigomeka kuri Kazungu 
    yibereye mu rufunzo.

    Ruhakana:
    Naho se ba Mwarimu Nyerere muri Tanzaniya, ba Jomo Kenyata 
    muri Kenya, ugira ngo hari uko batari bagize?

    Rumashana:
    Niba ugikomeje kurwana rero, ndagira ngo nkibyibuka, uvuye 
    hano, uge kureba umusaza Kirongo. Uyu azakubwira ibijyanye 
    n’intambara z’abakoroni n’uko zarwanywe. Barazitsinze, bageraho 
    bamera nk’abakina ikinamico. 

    Ruhakana:
    Nibutse iby’aba Bongereza bari bigabije ubutaka bw’Abanyafurika, 
    abaturage 
    bakarubira 
    babubakuyemo. 
    bakarwana 
    umuhenerezo kugeza 

    Rumashana:
    Yooo! Mwana wa, uzi ko nakwicishije inyota. (Umusaza ahamagare 
    umwuzukuru we yitaga Kanyarufunzo). Mbe Kanyarufu, ese 
    ntiwamenye ko twabonye umushyitsi? Cyono musuhuze, umuzanire 
    n’umukuzo yice akanyota. 

    Ruhakana:
    Erega bwanije, tuge mu gitaramo! Simbona ari mu mataha y’inka!
    Kanayarufunzo: (Kanyarufunzo aze yivugisha). Erega aho izina ryarampamye! 
    Uyu munsi ndamenya imvano y’izina ryange, ubwo wongeye 
    kurimpamagara sogoku. (Asuhuze Ruhakana). 

    Rumashana:
    Ahubwo nimuhamagare abahungu bange, baze bose hamwe 
    n’iyonka, turare inkera y’imihigo y’uko twazarwanya ubukoroni 
    tukabutsinda. 

    Ruhakana:
    Ni byo rwose sogoku, wenda nakuramo n’igitekerezo k’inzozi 
    zange zo kurwanya ubukoroni. 

    Rumashana:
    Ngaho Ruhaka, herekeza Kanyarufunzo munyure imicyamo yose, 
    mubwire abana bange baze dutaramane. 

    Umuseruko wa gatatu

    (Ruhakana, Rumashana, Kanyarufunzo, Natanayeri, Abagabo n’abagore bakuze, 
    abasore n’inkumi b’abaririmbyi, abasirikare b’abazungu, umuzungu Padiri Dipo 
    w’Umudage). 

    (Uyu museruko uratangirana n’indirimbo zishoza igitaramo: komeze imihigo 

    Sibo y’intore)
     
    Abaririmbyi:
    Urakomeze imihigo Sibo y’intore…
    Rumashana: Bana bange rero, uyu mugoroba ndagira ngo muze dutarame 
    twishimane. Insanganyamatsiko yacu tuyijyanishe n’ijambo rigenza 
    umuhungu wange Ruhakana. Mutarame, murye, munywe, mwishime 
    ariko mwibuke ko dufite urugamba tugomba kurwana kandi 
    tukarutsinda. Ngaho nimwidagadure.
    (Kanyarufunzo yivuge iki kivugo cyahimbwe na Sebaganji ba Sebukwekwe):
     
    Kanyarufunzo: 
    Uwo Indamutsa irata wa Ruberanziza
     Umuheto ubuza abakinzi kwitaza
     Impangazamurego yawuturiye i Mbuye
     Abonye ko ari imbangikanyababiri
     Ahamagara Rugina
     Ati: “ Izo ngabo ntiwazibonamo impunzi!
     Ariko Ncyahabaganizi ntaremya urugamba 
    Ahora atabaruka yambaye ibinyita.” 

    Ruhakana:
    Gumagumaguma! (Akome mu mashyi cyane yishimye.) 
    Rumashana: Ese ko mbona utangiye kumera amababa, ukabyinira ku rukoma, 
    aho ugurukira uragera he mwana wa?
     Ruhakana: Ndeka sogoku! Uyu mugabo akoze hasi anyibutsa ibuye. Ati: 
    “Izo ngabo ntiwazibonamo impunzi.” Nange sinzahunga urugamba 
    rwo kurwanya ubukoroni. (Akivuga ibyo, haba hinjiye abasirikare 
    b’abazungu)
     Umusirikare w’umuzungu: (Avuge agoreka ururimi) Muri gukora iki? Ko 
    musakuza?
    Rumashana: Abana bange bantaramiye. 
    Umusirikare mukuru w’umuzungu: We! Murasakuza mwebwe? Muceceke. 
    Mugende! 
    Ruhakana: Mwidutunga imyuko yanyu isohora amashaza! Ariko ubu koko 
    tuzakomeza dusuzugurwe dutya! (Abadukane umujinya, asange 
    umusirikare)
     Umusirikare mukuru w’umuzungu: Nimumufate! (Abandi basirikare 
    bataramufata abari aho bose bateze isahinda, hahita hinjira Padiri 
    Dipo).
     Padiri Dipo: Nyagasani nabane namwe! (Avuge agoreka ururimi, abari aho 
    bose baceceke.)
    Padiri: Abakirisitu bari hano ni ba nde? 
    Natanayeri: Ni nge! 
    Ruhakana: Ariko koko Natanayeri ni we uri kutugambanira? Niba waratatiye 
    umuco wa ba sogokuruza, turaguca bidasubirwaho. 
    Padiri Dipo: Natanayeri n’abandi bemera kubatizwa bazanyitabe ejo. 
    Basirikare, namwe mugende, mureke abaturage. 
    Umuseruko wa kane 
     (Ruhakana, Padiri Dipo, Natanayeri)
     Natanayeri: Ruhakana rero, dore n’ubwo ukomeje umugambi wo kurwanya 
    abakaroni, ukwiye kwitonda kuko baturusha intwaro. Niba atari ibyo 
    urongera ufungwe!
     Ruhakana: Erega mwana wa mama nange igihe ba basirikare bansumiraga, 
    numvise uruhu runyorosotseho. Nabonaga nsubiye mu buroko pe! 
    Natanayeri: None rero Ruhakana, reka twemere twitabe Padiri Dipo atugire 
    inama. Mbona uru rugamba tutarutsinda turwana nkawe. 
    Ruhakana: Ni byo rwose. (Bagende bagere kwa Padiri)
     Natanayeri: Mwaramutse padi. 
    Padiri Dipo: Mwaramutse bana bange.
    Natanayeri: Twari tubitabye, tunashaka ko mutugira inama. 
    Padiri Dipo: Bana bange, mureke twamamaze inkuru nziza y’amahoro! 
    Natanayeri: Ni byo rwose Padi. 
    Padiri Dipo: Ruhakana nawe emera ubatizwe, maze ugire amahoro n’ubugingo. 
    Ruhakana: None se si amahoro nshaka Padi? Iyo nanga ko mutubuza 
    umutekano si amahoro mba nshaka? 
    Padiri Dipo: Mugomba gutekereza ko iwacu ari mu ijuru, kuko twaremewe 
    kuzajya mu ijuru. 
    Ruhakana: Oya rwose ndabyanze Padi! 
    Padiri Dipo: Niba ubyanga rero, uri umwana wa Sekibi. Nupfa uzamusanga.
    Ruhakana: Rumashana ampa inka! Ubwo se uwo Sekibi ntazi muri ba 
    sogokuruza, nzamusanga nte? Ese ubundi ubu bari he ko batabatijwe?
     Padiri Dipo: Bari ahantu habi nk’aho, kuko bapfuye tutaraza ngo tubakize 
    ibyaha.
     Ruhakana: Nge rero ndashaka kuzajya aho ba sogokuruza bari. Sinshaka 
    kuzajya kwigunga ngenyine, aho umbwira batari. 
    Padiri Dipo: Erega n’izina ryawe ni ribi, ukwiye kwitwa Gamariyeri, ukareka 
    kwitwa Ruhakana. 
    Natanayeri: Ahaaa! Si ngaho Padiri arakubatije. Erega Padiri nushaka urekere 
    aho agahu kahuye n’umunyutsi. Ruhakana abaye Gamariyeri kuva 
    ubu ntazongera kwitwa Ruhakana. 

    Ruhakana:
    Yampaye inka Rumashana! Murashaka kunshyira mu byo ntazi 
    ngo n’amadini noneho. Mugumane ingirwamazina yanyu. Ubona 
    ngo murantuka! (Ruhakana agende arakaye, Natanayeri amukurikire 
    ashaka kumugarura, Padiri asigare yumiwe). 
    Umuseruko wa gatanu 
    Ruhakana, Rumashana, Padiri Dipo, Abasirikare, Nataniyeri, Turikubwigenge 
    (Rumashana arasanga Nataniyeri na Ruhakana bananiwe kumvikana)
     
    Rumashana: Ese bana bange ko mukururana mwukana inabi, aho ni amahoro? 
    Erega nabonye muje mwerekeje kwa Padiri ndavuga ngo nange 
    ngereyo, numve ibyo murimo. Nimucyo dusubireyo, mumbwire ibyo 
    mwavugaga. 

    Padiri Dipo:
    Urakaza neza Rumasha. 
    Rumashana: Padiri rero, nari nje ngo numve inama zawe n’abana bange. 
    Murabibona mwese ndi mu marembera, ejo cyangwa ejobundi, 
    sinifuza kugusigira abana baryana. Nubwo nabanje guhakana 
    nkanabarwanya, ariko hari ibyo nahaye agaciro kuruta ibindi. 

    Padiri Dipo
    : Ibihe se Rumasha?
    Rumashana: Nubwo tugaya ingoma yanyu, uko mwaje mukigabiza ubutaka 
    bwacu, mukadushora isoko nk’amatungo ku Kivumu cya Mpushi, 
    Rukira mu Burasirazuba, mu
     Rwanza rwa Save muri Gisagara na Mubuga ho mu Bukonya mu majyaruguru 
    n’ahandi, mukatumarira mu Ntambara ya Mbere n’iya Kabiri y’Isi, mukatubibamo 
    amacakubiri, mukaducamo icyuho ku buryo budasubirwaho; maze kubona ko 
    muri mwe harimo abamaganye icuruzwa ry’abantu ndabagarukiyeho hato. 

    Padiri Dipo:
    Noneho twakwicara tukumva neza impanuro z’umusaza!
     (Abari aho bose bicare)
    Rumashana: Reka noneho twumve igitekerezo cya buri wese, kituganisha ku 
    bwiyunge. 

    Turikubwigenge:
    (Amanike ukuboko) nge rwose nkunda gukurikirana 
    amateka y’ubukoroni, nubwo ntarabona igufwa ry’umuyaga. 

    Natanayeri
    : Turakuzi rwose ko uri Kanyamakuru.
    Turikubwigenge: Namenye ko ibihingwa byinshi twabizaniwe n’abakoroni. 
    Abanyaburayi batuzaniye ibigori, inanasi, imyumbati, ubunyobwa 
    bivuye muri Amerika. Insina n’imyembe byo ngo byaba byaravuye 
    muri Aziya. Abitwa Abarabu batwigishije uburyo bwo guhinga 
    umuceri no kubaka amazu afite imfuruka za kizungu.

    Ruhakana:
    Erega ibyo muvuga byose simbyumva. Abazungu bakoronije 
    Afurika, ku mpamvu zo kwisahurira amabuye y’agaciro no kugurisha 
    imyenda yakorwaga n’inganda zabo. Ibikoresho fatizo bari kubikura 
    hehe, hatari muri Afurika?

    Rumashana:
    Ruhakana nushaka ube Gamariyeri nk’uko numvise bakwita. 
    Abakoroni baduhenze ubwenge koko, baraturwanya turabayoboka, 
    ariko hari agakeregeshwa k’amajyambere n’iterambere bapfuye 
    kutugezaho.

    Ruhakana:
    Impamvu ya mpatsibihugu ihesha ishema Abanyaburayi ndetse 
    bakigwizaho amaboko. Mu butegetsi bwa kiboko ntawuzamura 
    akarimi. Ubwo butegetsi bwapfunyengeje, bunapyinagaza Abirabura 
    benshi. Ubutegetsi bukuru barabwihariye. Sinzajya imbizi na bo 
    rwose. 

    Natanayeri
    : Iyo urebye ukuntu batwigishije guhinga ibireti mu Rwanda, 
    ipamba mu Misiri, kakawo (cacao) muri Kotedivuwari (Côte d’ivoire) 
    n’imikindo y’amamesa muri Kongo Mbirigi, usanga ari agashya 
    twavanga n’amarira. Erega abahanga mu by’amateka, bavuga ko 
    abazungu barwanyije inzara, barwanya indwara zatwibasiraga 
    harimo marariya, ubushita, indwara y’ibitotsi, ibibembe n’izindi. Ibi 
    byose rero byari kutumara, iyo bataza muri Afurika. 

    Turikubwigenge
    : Ahaaa! Erega bubatse n’amashuri ajijura Abanyafurika, 
    gusa ikibazo ni uko wasangaga ayo mashuri yaratozaga Abanyafurika 
    imico y’i Burayi. 

    Ruhakana
    : Ariko ayo mashuri mundatira, si atesha agaciro imico karande yo 
    muri Afurika. Ururimi rwacu gakondo ntirwitabweho? Ntusanga mu 
    mashuri bigisha cyanecyane mu ndimi z’i Bwotamasimbi, ku buryo 
    ubu ngubu usanga ari zo zihuza Abanyafurika aho guhuzwa n’izabo?

    Rumashana
    : Erega mwa bana mwe hari n’imigi yashinzwe n’abakoroni, izo 
    za Kongo Burazavile (Congo Brazaville) zashinzwe na Savorunya do 
    Buraza (Savorgnan De Brazza), Kigali yo mu Rwanda ishingwa na 
    Rishari Kanti (Richard Kandt), Abanyarwanda bitaga Kanayoge.

    Turikubwigenge
    : Ni byo koko data na we yambwiye ko ugeze Dodoma, i 
    Mwanza muri Tanzaniya, ukagera iyo za Kinshasa, za Bujumbura, za 
    Kampala, wahasanga ibirango by’abakoroni, harimo inyubako zitava 
    ku gihe. 

    Rumashana:
    Yewe, si aho gusa, uzagere n’ahandi abakoroni banyuze wihere 
    ijisho! Ngo: “Ubusa buruta buriburi bana ba!”

    Ruhakana
    : Mureke ducutse amateka, ducumbikire aha. Ubwira uwumva 
    ntavunika. Ubu maze kumenya ko ubukoroni bwagize inkurikizi zitari 
    nke ku Banyafurika ndetse n’u Rwanda muri rusange. Nubwo twe nta 
    matunda y’ubukoroni tubona neza, abana n’abuzukuru bacu, ubuvivi 
    n’ubuvivure baziga bamenye imibare, ubugenge n’ubutabire, bivuze 
    mu mavuriro akomeye kandi agwiriyemo abahanga; kudidibuza 
    Icyongereza, Igifaransa, Igiswayiri n’izindi, batuvuganira, babibemo 
    intyoza, niducyura ibyo, Imana y’i Rwanda izakomeze itwihere 
    impagarike n’ubugingo.
     
    (Abari aho bose bishime bakome amashyi, baririmbe ngo: “urukundo nirwogere.” 
    Ruhakana we amarira atembe ku matama nubwo ngo: “Amarira y’umugabo 
    atemba ajya mu nda.”) 

    Rumashana:
    Ruhakana, ihangane nubwo abakoroni bakoze nabi, twe 
    ntitwabona uko twiyishyurira kandi ikituraje ishinga si icyo, ahubwo 
    dushikame, dukore tuzibe icyuho twatejwe n’abakoroni. Murakoze 
    kandi murakarama.

    Ruhakana
    : Ni byo koko ngo: “Abatanye badatata barasubiranye.” Nimureke 
    dushyire hamwe wenda tuzunamuka, tugere ku bwigenge busesuye. 
    Bifatiye ku mwandiko “Rugigana n’ingoma ye” uvuga ku mabi ubukoroni 
    bwagiriye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.
     
     9. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
     IGIKORWA

     Soma umwandiko “Abatanye badatata barasubiranye”, ushakemo 
    amagambo udasobanukiwe, hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite 
    mu mwandiko wifashishije inkoranyamagambo. 


    1. Simbuza ijambo ryanditse ritsindagiye irindi bivuga kimwe usanga 

    mu mwandiko.
     a) Rutuku yaratuzengereje duta umutwe kugeza ku bwigenge, ubu 
    turahumeka umwuka w’abazima.
     b) Ku mugabane w’i Burayi haturutseyo abakoroni b’ingeri zose.
     c) Bantu mukinisha imbunda z’amasasu, muge mwitonda, 
    mutazatumaraho urubyaro.
     d) Abantu b’inararibonye, bazi byinshi ku mateka y’abakoroni 
    bigabagabanyije Afurika.
     e) Kugera ku bwigenge byaraharaniwe ku buryo budasubirwaho.
     f) Ikinyarwanda ntikigeze kitabwaho mu mashuri, ku ngoma ya 
    gashakabuhake w’umukoroni.
     2. Ubaka interuro ukoresheje amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo 
    akurikira ku buryo wumvikanisha icyo asobanura.
     a) Amajune
     b) Kubyinira ku rukoma
     c) Intyoza
     d) Ubukoroni 

    I
    MYITOZO
     9.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
     IGIKORWA

     Ongera usome umwandiko “Abatanye badatata barasubiranye”, maze 
    usubize ibibazo bikurikira:

     1. Vuga abakinnyi bose bavugwa muri uyu mwandiko?
     2. Mu mwandiko baratubwiramo umusaza ukuze cyane. Uwo ni nde, 
    umubwirwa n’iki?
    3. Abakoroni bafite ibintu bibiri by’ingenzi bitwaje bakoroniza Afurika. 
    Ibyo bintu ni ibihe?
     4. Ingaruka mbi kurusha izindi za gikoroni yashegeshe Igihugu cyacu cy’u 
    Rwanda, ni iyihe?
     5. Vuga imitwe ibiri y’abarwanyi yari yarazengereje abakoroni mu bihugu 
    by’iburasirazuba bw’u Rwanda.
     6. Tanga amazina y’imigi yashinzwe n’abakoroni n’abo yitiriwe.
     
    9.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

     IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Abatanye badatata barasubiranye”, maze 
    usubize ibibazo bikurikira:

     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?
     2. Tanga ingingo z’ingenzi zibanzweho mu mwandiko wasomye.
     3. “Abakoroni badusigiye ibikomere n’agashashi katumurikira kujya 
    mbere.” Sobanura iyo mvugo.
     4. Ingamba ababyiruka bagomba gufata kugira ngo bakomeze gusigasira 
    ibyagezweho nyuma yo kwiyuha akuya ni izihe?
     
    9.1.4. Kungurana ibitekerezo
     IGIKORWA

     Mwongere  musome umwandiko “Abatanye badatata barasubiranye”, 
    hanyuma mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko ikurikira:
     Gereranye ibivugwa mu ikinamico n’ubuzima urimo muri iki gihe.


     IX.2. Ikinamico

     9.2.1. Inshoza, uturango, imyubakire n’ibice by’ikinamico 
    IGIKORWA
    Ongera usome umwandiko “Abatanye badatata barasubiranye” 
    witegereza imiterere yawo, uko abakinankuru bateye n’uko basimburana 
    bavuga maze ukore ubushakashatsi, utahure inshoza n’uturango 
    by’ikinamico, imyubakire n’ibice by’ikinamico. 


    1. Inshoza y’ikinamico
     Ikinamico ni umukino ushingiye ku gikorwa abantu berekanira imbere y’abandi, 
    abantu bihindura ukundi, bagerageza gusa na bo cyangwa ibyo bakina haba mu 
    mvugo, mu mico no mu migirire, kandi bagamije gushimisha abababona, rimwe 
    na rimwe bagaherwamo inyigisho zishobora kuba intandaro yo gukira bimwe 
    mu bikomere by’umutima umuntu agendana buri munsi cyangwa gukemura 
    bimwe mu bibazo bihora biziritse bagenzi bacu mu miryango natwe ubwacu 
    tutiretse. Ikinamico ishobora kukunywesha umuti urura, ukakubera urukingo 
    ruzima rwo guca ukubiri n’ikitwa ingeso mbi zose zoreka imbaga y’abantu 
    mu migirire no mu bikorwa by’urukozasoni. Ikinamico ni ikigega k’ikoraniro 
    ry’ingeri z’ubuvanganzo zitandukanye, kuko ikinamico ubwayo atari ingeri 
    y’ubuvanganzo.

    Mu ikinamico, abakinnyi bashobora gutebya, gusakuza, guca imigani, kuririmba, 

    guhoza abageni n’abana, kuvugira inka, yewe n’abahigi bashobora kuzitura 
    intozo zabo nyuma amahigi bakayaroha. Ikinamico ni akayobera. Usibye 
    akamaro ko gushimisha abayireba, irigisha abantu bakanyurwa. Ikinamico 
    iravura; ikuramo abantu ububabare baba bafite, ikagerageza na none gukemura 
    bimwe mu bibazo baba bafite ku mutima. Hashingiwe ku nsanganyamatsiko 
    z’ikinamico twavuga ko ikinamico ari ikinabuzima. 

    2. Uturango tw’ ikinamico

     Ikinamico ihimbye neza, igomba kuba igaragaramo uturango dukurikira:
     Umutwe w’ikinamico: umutwe w’ikinamico ugomba kuba ari mugufi kandi 
    uteye amatsiko.Insanganyamatsiko rusange igomba kuba ifitanye isano 
    n’umutwe. Biba byiza iyo usomye umutwe adahita yumva neza ibikubiye 
    mu ikinamico.
    Umwinjizo: ni amagambo atangira umukino, aba asa n’akebura abagiye 
    gukurikira ikinamico, ndetse abakururira gukurikira neza umukino.
    Abanyarubuga: ni abakinnyi bakina umukino, bagaragaza imyifatire 
    itandukanye, bagenda bumvikana, ndetse bakagaragara mu mukino. 
    Mu ikinamico, cyanecyane mu ikinamico nyarwanda, usanga amazina 
    y’abakinnyi ashushanya imico yabo, uko bateye n’uko bitwara. 
    Ibice by’umukino: ni umukino wose uba ugabanyijemo ibice bitandukanye, 
    bitewe n’uko umuhanzi yabigennye.
    Agakino: igice cy’umukino, gishobora kugira imiseruko itandukanye, bitewe 
    n’igitekerezo gikubiye mu gice cy’umukino.
    Urukiniro/akabugankuru: ni aho agakino cyangwa igice cy’umukino kiba kiri 
    bukinirwe. Urukiniro baruha umuteguro, bakarutaka cyangwa bakaruha 
    imirimbishirize, bitewe n’ibyifuzo by’umuhanzi cyangwa umutoza.

    Umuseruko:
    tuvuga umuseruko, iyo hari umukinnyi mushya winjiye mu 
    rukiniro cyangwa igihe hari usohotse mu rukiniro. 
    Mu makinamico avugirwa kuri tereviziyo cyangwa kuri radiyo, si ngombwa 
    ko urukiniro rurangiriraho igice cyose cy’umukino kuko ho biba byoroshye 
    kubikora. Mu mikino yerekanwa, ntabwo washobora kwerekana abantu bari 
    mu Kiriziya, ngo mu kanya wongere uberekane baryamye imbere y’imbaga 
    ibarebera kandi ari mu gice kimwe. Aha ngaha byagusaba kubanza gufunga 
    umwenda, ugategura akandi kabugankuru. Amategeko y’ikinamico avuga ko 
    bafunga umwenda gusa iyo igice cy’umukino kirangiye.

    Inyobozi
    : ni ibisobanuro bigaragara mu ikinamico, biyobora abanyarubuga 
    uko bari bwitware mu mukino. Bikunze gushyirwa mu dukubo.
    Imvugo nkana: ni amagambo umunyarubuga ashobora kuvuga mu gihe ari 
    kugirana ikiganiro na mugenzi we, ariko mugenzi we akigiza nkana ko 
    atayumvise.
    Imvugano: ni ikiganiro kiba hagati y’abanyarubuga igihe bahererekanya 
    amagambo.
    Inyishyu: ni amagambo umunyarubuga runaka asubiza mugenzi we mu 
    ikinamico.
    Umwivugisho: ni amagambo avugwa n’umunyarubuga igihe ari wenyine 
    yivugisha.
    Ururondogoro: ni imvugo itinze y’umunyarubuga runaka.
    Iherezo: ikinamico igira iherezo. Iherezo ry’ikinamico rishobora kumara 
    amatsiko abayikurikiye, cyangwa rigasiga abayikurikiye mu gihirahiro 
    bibaza uko byagenze cyangwa uko bizagenda.
     
    3. Imyubakire y’ikinamico
    Ikinamico nk’inkuru ikinnye, igira imyubakire iteye itya:

    Intango:
    muri iki gice, hagaragaramo uko ubuzima buba busanzwe muri 
    rusange, abantu babanye neza nta kibazo bafitanye.
     
    Kidobya
    : nko mu nkuru, kidobya ni akantu kaza, kakaba imbarutso, kagahindura 
    ibintu uko byari bimeze. Icyo gihe uko ibintu byari bisanzwe birahinduka, 
    niba ari nk’ikibazo kivutse, kigashakirwa igisubizo. 

    Inkubiri y’ibikorwa
    : muri iki gice, ni ho dusobanukirwa inkuru koko. 
    Abanyarubuga bakagaragaza ya myifatire cyangwa imico itandukanye 
    baba bakina.

    Umwanzuro
    : muri iki gice, ni ho tubona uko inkuru irangiye. Mu mwanzuro 
    ikinamico ishobora kurangira imaze amatsiko cyangwa igasiga mu rujijo 
    abayiteze amatwi cyangwa abayireba.

    Amaherezo
    : muri iki gice, hagaragaramo uko byagenze nyuma y’ikemuka 
    ry’ikibazo runaka cyangwa se nyuma y’uko ikibazo gikomeza kuba 
    insobe. Aha ni na ho hagaragara abagiriye inyungu muri kwa gukemuka 
    cyangwa kudakemuka kw’ikibazo.

    Imyubakire y’ikinamico ishingira ku banyarubuga. Ibikorwa bigaragara mu 

    ikinamico bishingira ku banyarubuga cyanecyane ku banyarubuga b’imena. 
    Abanyarubuga b’imena bafatanyije n’abungirije bayobora imigendekere 
    y’ibikorwa mu ikinamico kugeza ku ndunduro y’ikinamico. Nko mu nkuru ngufi 
    cyangwa ndende, umusesenguzi w’ikinamico ashobora gushushanya ibikorwa 

    yifashishije igishushanyo giteye gitya:


    Nyiri ubwite: ni bo ikinamico iba ishingiyeho. Aba bashobora kugera ku ntego 
    bagamije cyangwa ntibayigereho.

    Ugenerwa
    : ni umuntu wese waba afite inyungu, ukurikije ikivugwa mu 

    ikinamico.

     Abafasha: ni abakinamico cyangwa ibindi bintu bishobora gutuma nyir’ubwite 
    cyangwa ba nyir’ubwite mu ikinamico bagera ku kigamijwe cyangwa 

    ntibakigereho, ariko byagaragaye ko ba nyiri ubwite bari bashyigikiwe.

    Ugenera: ni umuntu cyangwa ikintu gituma nyiri ubwite agira intego runaka 

    mu ikinamico.

    Ikigamijwe: ni intego abakinamico b’ingenzi baba bahawe n’umuhimbyi 

    w’ikinamico.

    Imbogamizi: ni abakinamico cyangwa ibintu bishobora kubangamira 

    umukinnyi cyangwa abakinnyi b‘imena kugera ku ntego cyangwa ku kigamijwe.

     Ikitonderwa:
     Mu ikinamico, ibikorwa bishobora gukurikirana nk’uko byagiye biba mu 
    njyabihe yabyo. Cyokora ibyo si ihame, kuko hari ubwo usanga ibikorwa 
    bidakurikiranye uko byagiye biba mu mateka yabyo, bitewe n’ubuhanga 

    bw’umuhanzi w’ikinamico. 

    4. Ibice by’ikinamico
     Ikinamico nyinshi zizwi, zigira ibice bitatu. Mu gice cya mbere, usanga ari 
    nk’igice cy’umwirondoro no kugaragaza muri rusange imiterere y’abakinnyi 
    n’inshamake y’ibikorwa bizagaragara mu ikinamico yose. Mu gice cya kabiri ni 
    ipfundo ry’ikinamico. Muri iki gice, ibintu biba bitangiye gusobanuka, abakinnyi 
    bakuru bigaragaje kimwe n’abungirije. Igice cya gatatu, habonekamo ikemuka 
    ry’ikibazo cyari kiraje ishinga umukinnyi mukuru. Muri iki gice, ikibazo 
    gishobora gukemuka cyangwa kikaburirwa umuti, abasomyi, abatega amatwi 
    kimwe n’ababa babirebera ku byuma bigaragaza amashusho, bakaguma mu 
    rungabangabo bibaza ikizakurikiraho. Iyo bigenze bitya, umukino urangira 
    ugiteye amatsiko. Ku birebana n’ibice bigize ikinamico, ntawashidikanya ko 
    hari ikinamico yagira ibice bibiri cyangwa bine, bitewe n’umuhanzi uwo ari we 

    n’icyo agamije.

     IMYITOZO
     1. Sobanura ishushanyabikorwa ry’ikinamico “Abatanye badatata 
    barasubiranye”?
     2. Sobanura ukuntu ikinamico ari ikigega k’ingeri zimwe na zimwe 
    z’ubuvanganzo nyarwanda.
     3. Ikinamico ifite akahe kamaro mu buzima bw’Abanyarwanda?
     4. Sobanura muri make uturango dutanu tw’ikinamico.
     5. Tandukanya inkubiri y’ibikorwa na kidobya.

     6. Tahura ibice by’ikiamico “Abatanye badatata barasubiranye”.

     9.2.2. Amoko n’amateka by’ikinamico
     IGIKORWA

     Kora ubushakashatsi maze utahure amoko y’ikinamico n’amateka yayo.

    1. Amoko y’ikinamico

     Amoko y’ikinamico agenwa hakurikije ibyiciro bine: ahantu ikinamico ibera 
    n’inzira ikinamico inyuzwamo kugira ngo igere ku bantu, ibikorwa njyamutima 
    ikina, imiterere n’insanganyamatsiko ivugaho.
    - Dukurikije  ahantu ikinamico  ibera n’inzira cyangwa  umuyoboro 
    ikinamico inyuzwamo kugira ngo  igere  ku bantu, ikinamico ibamo amoko 
    abiri: ikinamico yo ku kabugankuru n’ikinamico inyuzwa mu bikoresho 
    by’itumanaho n’ikoranabuhanga, kuri radiyo cyangwa tereviziyo.
    - Dukurikije ibikorwa njyamutima ikina, ikinamico igira amoko atatu: 
    ikinamico nterabitwenge, ikinamico nteragahinda n’ikinamico 
    mberabyombi.
    - Dukurikije imiterere, ikinamico tuyisangamo amoko abiri: ikinamico 
    isanzwe n’ikinamico y’uruhererekane (Ururnana, Museke weya,... )
    -Dukurikije insanganyamatsiko, ikinamico tuzisangamo amoko menshi: 
    ikinamico y’amateka, ikinamico nyobokamana, ikinamico ya poritiki, 

    Ikinamico gakondo,, ikinamico y’urukundo, ikinamico y’imibereho…

     2. Amateka y’ikinamico
     Ikinamico yatangiranye n’ukubaho kwa muntu, guhera mu gihe cya kera kitazwi 
    neza no mu gihe k’indigiti. Habagaho imikino nterabitwenge na nteragahinda 
    (zamwibasire). Hakomeje kubaho imihango yo gutamba ibitambo n’indi minsi 
    mikuru yo gusenga ibigirwamana ku buryo byagereranywa n’ikinabuzima. 
    Ahayinga mu wa 1950, ni bwo hatangiye ikinamico nshya. Kimwe n’ahandi 
    hose, mu Rwanda ikinamico yatangiranye n’imibereho y’Umunyarwanda, aho 
    yiganaga iby’ubuzima bwa buri munsi, nk’imyemerere gakondo, iyobokamana 
    mvamahanga, imico, imyifatire, ubukoroni,…

    Aho Abanyarwanda bamenyeye iby’impinduramatwara, batangiye kwandika 

    imikino yuzuyemo imbamutima zabo, dore ko bari baramenye no kwandika. 
    Ikinamico ya mbere mu Gihugu cyose yanditswe mu mwaka wa 1954
    Ubwo bugeni bwatangiranye n’uwitwa Nayigiziki Saveriyo mu mukino yise 
    L’optimiste”, aho yatangaga ikizere ko ibintu byose bishoboka. Hashize imyaka 
    cumi n’itanu(15),ikinamico yanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda yagaragaye 
    mu Rwanda ni iy’uwitwa Mubashankwaya I. yitwa“Diyosezi y’i Mvejuru 
    izigondera Seminari”n’abandi bakurikiraho. Mu ntangiriro Insanganyamatsiko 
    zibanzweho mu Rwanda ni umwami n’ubwami, iyobokamana, umuryango, 
    intambara, inka, isuka, imihigo n’izindi.

    Uretse mu mashuri, hirya no hino mu Rwanda no kuri Radiyo Rwanda 

    ntiyahatanzwe, ubwo mu mwaka wa 1982 hatangizwaga teyatere (théatre) yaje 
    guhindura izina ikitwa “ Ikinamico”. Ijambo ikinamico ryadutse mu Rwanda 
    ahagana mu mwaka wa 1983. Umukino wa mbere ukaba warahitishijwe 
    ku wa 21 Gashyantare 1983. Mu itangazamakuru, habonetse inkomarume 
    n’ibimenyabose nka Nyabyenda Narcisse watoje abakinnyi, nka Sebanani 
    Andereye,
    Mukeshabatware Dismas, Mukandego Athanasie, n’abandi. 
    Uretse Nayigiziki na Mubashankwaya wamugwaga mu ntege, hakurikiyeho 
    Kabeja, T. na Ndasingwa, L. bajyaga mu irushanwa ryategurwaga n’Iradiyo 
    Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) bakamurika “Hirwa ou un homme seul” na 
    L’incompris” ndetse na “Une folie en vaut une autre” yamuritswe n’itsinda 
    ry’ikinamico mu Rwanda.

    Ikinamico zabiciye bigacika kuri Radiyo Rwanda ni
    Icyanzu cy’ Imana (Iya 
    Uwera), Inseko ya Kiberinka, Mazi ya Teke n’izindi. Nk’uko byamye ikinamico 
    inyura kuri Radiyo Rwanda, akenshi itegurwa kandi igakinwa n’Itorero 

    Indamutsa.

     Uko ibihe byagiye bisimburana, ikinamico ndende yagiye ibangikanwa 
    n’ikinamico y’uruhererekane cyangwa yo mu byiciro, ikinwa buhorobuhoro 
    mu duce duto. Ikinamico y’uruhererekane yatangiye mu 1999 itangijwe 
    n’umuryango utari uwa Leta w’Abongereza witwa “Health Unlimited” mu 
    ikinamico Urunana. Hari na Museke Weya yaLa Benevolençija,” n’Umurage 
    urukwiye
    , hari n’izanyuze kuri tereviziyo nka Nta we umenya aho bwira 

    ageze…




     Ikitonderwa:
     Mu rwego rw’ururimi n’umuco, ikinamico ni uruganda ruteza imbere buri 

    muntu wese urugiramo uruhare.

     9.2.3. Uko ikinamico yandikwa n’uko ikinwa
     IGIKORWA

     Kora ubushakashatsi, utahure uko wahanga ikinamico n’uko wayikina.
     1.  Uko ikinamico yandikwa 
     –Umuhanzi w’ikinamico agomba kubanza guhitamo insanganyamatsiko 
    agiye kwandikaho, kuko imico y’abantu aba agiye gushyira mu mukino, 
    igomba kuba ifite intego runaka yo kwigisha, gucyaha, kunenga, kugira 
    inama n’ibindi.
     –Iyo amaze guhitamo insanganyamatsiko, ahitamo abanyarubuga, 
    akabatwerera imyifatire n’imiterere igaragaza neza ibyo agiye gukina.
     –Mu kwandika ikinamico, umuhanzi agomba kuzirikana uko atangira 
    umukino we n’uko aza kuwusoza, atanze igisubizo k’ikibazo cyari 
    ingutu cyangwa asigiye abawukurikiye umukoro wo gukomeza 
    kwibaza uko bizagenda.
    – Ikinamico igomba kwandikwa mu buryo bw’ikiganiro, aho usanga 
    abakinnyi bahererekanya amagambo, ndetse hakagenda hagaragazwa 
    izina ry’ugiye kuvuga. Gusa aho biri ngombwa usanga umukinnyi 
    ashobora gukina yivugisha we ubwe.
    – Umuhanzi w’ikinamico kandi, bitewe n’ibyifuzo by’uko ashaka ko 

    umukino we ukinwa, agenda agaragaza inyobozi zandikwa mu dukubo, 
    zigaragaza uko abakinnyi bagomba kwitwara, aho umukino runaka 
    ubera n’imirimbo ihatatse. Inyobozi kandi zituma umutoza w’abakinnyi 
    abafasha kwitwara uko umuhanzi w’ikinamico yabyifuje.
     
    Ibyitabwaho mu kwandika ikinamico

    – Umuhanzi agomba kwita cyane ku nsanganyamatsiko agiye kwandikaho 

    bityo akayishakira umutwe bifitanye isano. Umutwe w’ikinamico 
    ugomba kuba uteye amatsiko abagiye kuyikurikira cyangwa abasomyi.
    – Umuhanzi agomba kwita cyane ku bo ageneye umukino we, mu rwego 

    rwo kugena imvugo (iy’ubusabane, isanzwe, ihanitse, iya gisizi...) aza 
    gukoresha. Agomba kumenya kandi ikigero barimo, imico yabo n’uko 
    babayeho kugira ngo agene uburyo aza gukoresha ababwira, bityo 
    umukino ugire icyo ubamarira, bitewe n’icyo agamije kugeraho.
    – Umuhanzi agomba kuzirikana igihe ikinamico igomba kumara, 

    bitewe n’aho igomba kunyuzwa n’icyo igamije. Hari amakinamico 
    ashobora kugira uduce dutoduto tugenda dutangazwa mu gihe runaka, 
    ikaba yamara igihe kirekire, nk’Urunana, Museke weya...Umuhanzi 
    anazirikana ko igihe ikinamico ikinwa itagomba kurambirana cyane.
    – Umuhanzi w’ikinamico agomba kwita ku buryo agena abanyarubuga 

    mu ikinamico ye.

    Mu ikinamico abanyarubuga barimo ibice bibiri by’ingenzi. Habamo 
    umunyarubuga mukuru. Umunyarubuga mukuru ashobora kuba ari umwe 
    cyangwa ari benshi. Habamo kandi abanyarubuga bungirije bashobora 
    kuba bunganira umunyarubuga mukuru kugira ngo agere ku ntego yiyemeje 
    (abunganizi) cyangwa se bakaba bamubangamira ngo atagera ku ntego yiyemeje 
    (imbogamizi). Ni ukuvuga ko mu ikinamico, dusangamo umunyarubuga mukuru 
    n’abanyarubuga bungirije. Ariko hashobora no kubamo abanyarubuga batari 
    ngombwa. Abo banyarubuga mu by’ukuri nta gikorwa gifatika bakora, ndetse 
    bashobora no kuva mu ikinamico cyangwa mu nkuru ntibigire icyo bitwara 
    (nk’igihe umukino ubera mu isoko, abaremye isoko bose si ko bagira uruhare 

    mu mukino).

    Umuhanzi w’ikinamico agomba kugena uko abanyarubuga bitwara, cyane 
    ko baba bagomba kugaragaza imico y’abantu basanzwe mu buzima bwa 
    buri munsi. Rimwe na rimwe usanga abanyarubuga bahabwa amazina ahita 
    aranga imyitwarire yabo, nk’abo bita ba Rubundakumazi, Nzavugankize, 
    Rusisibiranya, Kajarajara, Kirikumaso n’andi. Gusa abacengeye neza iyi nganzo 
    y’ikinamico, bemeza ko atari byiza kwita bene aya mazina kuko biba bisa no 
    kumara amatsiko abakurikiye ikinamico. Bavuga ko byaba byiza abanyarubuga 
    bagiye bahabwa amazina asanzwe atagaragaza imyitwarire yabo, noneho uko 
    bakina, ababakurikiye akaba ari bo batahura imyitwarire y’abakinnyi. Ni yo 
    mpamvu mu guhitamo abakinnyi, hagomba kurebwa umuntu uri bwigane neza 

    umunyarubuga runaka.

     2. Uko ikinamico ikinwa
     Ikinamico iba igabanyijemo ibice. Iyo ari ikinamico yo ku rubuga aho ikinirwa 
    (urukiniro) hagenda hahinduka uko buri gice kirangiye. Buri gice na cyo kiba 
    kigabanyijemo uduce (imiseruko) tugenda duhindagurika, buri gihe uko hinjiye 
    umukinnyi mushya cyangwa se hagize usohoka ku kabugankuru. Abakinnyi 
    b’ikinamico ku rukiniro baba bagomba gusa neza nk’uko abanyarubuga 
    bagaragajwe mu myifatire yabo. Mu gukina ikinamico kandi, inyobozi ni 
    ngombwa cyane, zigomba kubahirizwa kugira ngo umukino ugende neza 

    nk’uko umuhanzi wayo yabyifuje.

     Abakinnyi bagomba kwisanisha neza n’ibyo bakina haba mu mvugo ndetse no 

    mu ngiro.

     IMYITOZO
     1. Kuki atari byiza guha abanyarubuga amazina ahita agaragaza 
    imyifatire yabo?
     2. Ukurikije ikinamico n’izindi ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda 
    wize, ni uwuhe mwihariko ikinamico ifite ku mikorere 
    y’abanyarubuga n’imyandikire yayo?
     3. Garagaza ibyo umwanditsi w’ikinamico yibandaho igihe ayandika.
     4. Wifashishije ingero ebyiri z’abanyarubuga bari mu ikinamico 
    “Abatanye badatata barasubiranye”, jora uburyo umuhanzi w’iyo 
    kinamico yubatse abanyarubuga.
     5. Tahura ibice by’ikinamico “Abatanye badatata barasubiranye”. 

    badatata barasubiranye”.

     IX.3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
     Hanga ikinamico ku byiza n’ibibi by’ubukoroni mu Rwanda kandi uyifate 
    mu mutwe, uyikinire imbere ya bagenzi bawe uhuza imvugo n’ingiro, ndetse 

    ugaragaze n’isesekaza.

     Ubu nshobora:
    – Gusesesengura ikinamico 
    – Gukina ikinamico, mpuza imvugo n’ingiro ndetse nkanagaragaza 
    isesekaza.
    – Kuvuga ibice, ubwoko, uturango by’ikinamico.
    – Kugaragaza amateka y’ikinamico n’ingingo z’ingenzi z’umuco n’amateka.
     
    Ubu ndangwa no:

    – Gushishikariza bagenzi bange kwirinda kubuza abandi uburenganzira 
    bwabo.
    – Kwitabira gukina neza ikinamico mpuza imvugo n’ingiro.

    – Kubarira abandi ikinamico numvise cyangwa nasomye.

     IX.4. Isuzuma risoza umutwe wa kenda
     Umwandiko: Rukara rwa Bishingwe na Rugigana
     
    Yuhi V Musinga yimye ingoma mu 1897, afite imyaka 17 gusa. Mu 1912, 

    ubutegetsi bwe bwari bubangamiwe na Ndungutse, witwaga mu by’ukuri 
    Birasisenge, yifatanyije na Rukara rwa Bishingwe wari ukuriye abarashi bo 
    mu Gahunga, hafi ya Muhabura, bakaba mu mutwe w’Abakemba ; na Basebya 
    na Nyirantwari wiberaga mu Rugezi n’Ibijabura bye. Padiri Lupiya (Loupias), 
    witwaga Rugigana wari mu Misiyoni ya Rwaza mu Bugarura, yatumwe n’ibwami 
    gukemura urubanza Bitahurugamba wari uhatswe na Sebuyange, umukuru 
    w’Abarashi ba Kabaya hafi ya Ruhondo yari afitanye na Rukara. Bahuriye i 
    Nyabugogo, ku itariki ya 1 Mata 1910. Rugigana amaze gupfa, Umudage Liyetena 
    Guvedoyusi (Guvedoyus) ari we Bwana Lazima, yayoboye igitero, kiyogoza ako 
    karere kugeza ubwo Ndungutse yishwe ku wa 15/5/1912, Rukara na Basebya 
    barafatwa.

    ( …) Cyo se Rukara rwa Bishingwe, tanga inka za Bitahurugamba. Rukara 

    ati : « Cyo se muzungu we, ko waje uri umupadiri uje kwigisha, ubucamanza 
    wabugiyemo ute ? (...) Umuzungu aramusumira rero, amukubita ikirato, 
    yamukubise n’ingofero.Abakemba barirutse, Uruyenzi rurirutse. Arerembuzwa 
    amaso Rukara. Ati: « Bakemba, Ruyenzi, Bemeranzigwe, nababwiye ngo iki 
    se ba nyabusa? Sinababwiye ngo ubwo nzagera i Burayi, ntimuzanterekere 
    mba ndoga Bishingwe!”Arahindukira Manuka, amukubise icondo ry’ingabo, 
    amuhirika kuri Rukara, aramuteye Rukurira, amukubise iryizihiye abagabo 
    iry’abantu bise Nyirabuhuri. Maze arimugeneye mu gihumbi, igihururu gitakara 
    mu nzira, inkweto zitakara i Bugarura, inkuru mbi itaha i Burayi. Inkuru nziza 
    itaha i Kabiranyama, kwa Kavumbi nyina w’Ivubi.

    Aramwishe Ingangurarugo ya Ruhuta, nyiri uruge ruvuga nk’indamutsa. 

    Arahagurutse urw’igikundiro, ati: “Ndakwishe ndi se wa Nyirinkwaya.”Arapfuye 
    umuzungu. Rukara aba arahunze. Abakemba barahunze, Abemeranzigwe 
    barahunze, Urukandagira rurahunga, bahungira mu Bufumbira. Bimaze iminsi 
    ga rero, umugaragu wa Rukara bagenzi, amutura inzoga mu kabindi. Amusanga 
    kwa Nyirahire wa Mpimuye. Ati “Waraye ga Rukara?” Ati: “Nta maramuko ga 
    nyabusa, kuba iw’abandi birananiye rero.” Undi ati: “Humura umwami yimye”. 
    “Yimye yitwa nde se Nyabusa?” Undi ati:« Yimye kuri Rutangira. » Maze haza 
    Rukara rero, yeguye imyambi yujuje umutana n’amacumu yuzuye intagara, 
    akorera Nyirinkwaya na Bigaruka, baragenda no kwa Ndungutse. Ati: « Data 
    yahatswe n’umwami, sogokuru yahatswe n’umwami, none urandinde abazungu, 
    nanganye n’abazungu mba nkuroga. » Ati:« Narabimenye ga Rukara, humura 
    ndabakurinda mba ndoga Kalinda. » Amuhaye inka y’umweru, ikonsa ikimasa 
    cy’urusengo.

    Hasigaye Nyirinkwaya na Bigaruka na Cyaruhinda na Nyiringabo, basigara 

    bahatswe kuri uwo mwami. Pawuro azanye urwandiko ruvuye ku muzungu 
    witwa Bwana Lazima rero, barutuma kuri Ndungutse ngo azafate Rukara. Mu 
    gitondo, Rukara n’umuhungu we Nyirinkwaya ati : « Garuka Rukara, bakuguze, 
    bakuguze cyane ibi bikomeye, ugiye gupfa mba nkuroga! » Undi ati : « Humura 
    mwana wange, sinjya kugwa mu gihuru, ahubwo nzapfe neza. »

    Araje Rukara, ageze kwa Ndungutse, ati : « Waraye ga Ndungutse ? » Undi 

    ati : « Nawe uraho se Rukara, ngwino tubuguze Rukara. » Rukara yagiye 
    ku gisoro, arabuguza na Ndungutse. Abona Pawuro uwo rero, aturutse mu 
    bikingi by’amarembo. Aramukebutse Rukara. « Yampaye inka Bishingwe! Cyo 
    Ndungutse nawe ngibiriya ibyo nanganye na byo biraje.” Undi ati : « Humura 
    ndabikurinda. » Undi ati : « Ihi....ntabwo ukibindinze, ahubwo wantanze mba 
    ndoga umwami!»

    Araje Pawuro se bwangu, ati : « Yambu Rukara. » Undi ati : « Yambu nayanganiye 

    na shobuja. » Aranze aramukomeza Pawuro, abasirikare baramukomeje, 
    baramujyanye Rukara. Arapfukama rwose ahenera Ndungutse, ati : « Ntukime 
    i Rwanda ndi Umucyaba. Ndagiye urw’igikundiro, urwa Semukanya, ngiye 
    kwishyura icyo nakoze, ariko wowe uzishyura icyo utakoze.” Ageze mu 
    Ruhengeri rero, ari ho kwa Bwana Lazima ati : « Yambu Rukara ». Undi 
    ati :« Yambu nayanganiye na mwene wanyu, sinshaka kwamburwa abana kandi 
    mbarora ndabafite : mfite Nyirinkwaya na Bigaruka, Cyaruhinda na Nyiringabo, 
    Nyamuromba na Ruhigirakurinda, mfite songa ry’Abarashi na Kalimijabo 
    Nyirinkwaya. »

    « Ni nde wishe umuzungu se Rukara ? » Undi ati : « Nawe banza umwibwire, ko 

    numva ngo muzi kwandika, kandi ibyo ubimbariza iki ? » Ati : « Ihi... mbwira 
    uwishe umuzungu. » Abajije Ruganda, ga bagenzi, ati « Uwishe umuzungu ni 
    Rukara » Arongera abaza Ruhanga ati : « Uwishe umuzungu ni Rukara » Yabajije 
    Ruzirampuhwe ati : « Uwishe umuzungu ni Rukara. » Undi ati : « Ntubyumva se 
    Rukara ? » Undi ati : « Ndabyumva ga rwose, nubwo wambarizaga ubusa, ni nge 
    wamwishe rwose, ntabwo mbyigoragoraho.»

    « Ngwino unyongwe se Rukara ! » Ati : « Harya kunyongwa ni uguki ? Barakumanika 

    mu giti, maze bakurase urufaya.Yampaga inka Bishingwe ! Mbese ngiye kugwa mu 
    kimaniko nk’imbwa!
     
    Cyo se wa muzungu we, umpe inzoga nziza, maze nkunde nyinywe nge 

    kunyongwa.” Yabwiye Rubashabadihe ati: “Mumumpere inzoga yewe”. Rubasha 
    se yaraje, amuha inzoga y’urwagwa, ati: “Aho nabereye mwene Bishingwe, 
    sinzi kunywa kigombe.” Amuhaye inzoga y’amarwa, ati: “Aho nabereye 
    mwene Bishingwe guheregeta ibivuzo. Se Nyirinkwaya, mwana wange, 
    munzanire Nyiragitare, bagenzi maze nyinywe nge kunyongwa.” Bamuzaniye 
    Nyiragitare arayinyoye Rukara, ayisangiye ga n’Abakemba, atereka Abakemba 
    n’Abemeranzigwe, ateretse Urukandagira se bagenzi.

    “Bakemba mbasezeyeho, Rukandagira mbasezeyeho, Bemeranzigwe 

    mbasezeyeho, bana bange murabeho. Ndagiye kunyongwa bagenzi, ngiye 
    kwishyura Rugigana nishe.” Ati: “Cyo wa muzungu we, maze rero ntunkorere 
    ku bana, umuntu yapfuye ari umwe, none kandi ahubwo ngiye kwishyura 
    rero, nange napfuye ndi undi, abana bange bazahame aho ngaho.” Ati: 
    “Ndabikwemereye Rukara, genda uge kunyongwa.”

    Aratambutse Rukara rero, umusirikare yagiye imbere, undi yagiye inyuma, 

    se bagenzi. Bakemba murabeho. Arahaguruka Manuka rero, cyo se Rukara 
    Nkezamiheto, iyi Rugina, nyiruruge ruvuga nk’indamutsa, ngeze mu Nkomane za 
    Nyakarengo, ni bwo nazaga kuvuga imyato. Ese akibuko wagashyira he? Ese ku 
    itako ntiwakebuka? Arakebutse urw’igikundiro, arakebutse urwa Semukanya, 
    ashinze amenyo abiri rero, ashikuza igeneti ku itako, ry’umusirikare ga bagenzi, 
    arimukubitira mu rwano, risohokana mu mutima imbere. (…)

    Ngo amaze kwisasira uwo musirikare witwaga Birambo, yashatse guhunga, 

    araswa urufaya, bamumanika agisimbagurika ataraca.
     
    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko 

    1. Uyu mwandiko ni bwoko ki? Kubera iki? 
    2. Rugigana na Lazima bavugwa mu mwandiko ni bantu ki? Bari bashinzwe 
    iki? 
    3. Ni ikihe gisingizo cya Rukara twafata nk’ikivugo ke kigufi. 
    4. Uhereye ku mwandiko, amatorero ane yari agize abarashi bo mu Gahunga 
    hafi ya Muhabura bitaga Abakemba ni ayahe ? 
    5. Kubera iki Rukara yanyonzwe kandi atari we wishe umuzungu? 
    6. Garagaza ingingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko.

    7. Ni iki washima Rukara, ni iki wamugaya?

     II. Ikibazo k’inyunguramagambo
     1. Shaka mu mwandiko ijambo rihuje igisobanuro n’interuro zikurikira:
    a) Igikoresho batwaramo amacumu. 
    b) Kwicwa umanitswe ku giti hanyuma ukanyongwa. 
    c) Iromba riba mu bitugu by’ingabo hagati.
    d) Igikoresho kimeze nk’agafuka ingabo zatwaragamo imyambi

    2. Sobanura amagambo akurikira, ukurikije inyito afite mu mwandiko

    a) Kuvuga imyato 
    b) Indamutsa
    c) Guhegeta ibivuzo 
    d) Kuraswa urufaya 

    III. Ibibazo ku ikinamico

     1. Tandukanya ikinamico nterabitwenge n’ikinamico y’amateka.
     2. Ni izihe kinamico z’uruhererekane eshatu uzi zabimburiye izindi mu 
    Rwanda? 
    3. Garagaza igishushanyo k’ ishushanyabikorwa mu ikinamico.
     4. Garagaza izina ry’umwanditsi kuri buri kinamico ikurikira:
    a) Impumuro y’isano
    b) Ni jye mwiza
    b) Rugari rwa Gasabo
    c) Amazi si ya yandi
    5. Ikinamico ifite akahe kamaro mu buzima bw’Abanyarwanda?
    6. Sobanura muri make uturango dutanu tw’ikinamico.

    7. Tandukanya inkubiri y’ibikorwa na kidobya. 

     IV. Ihangamwandiko
     Ufatiye ku nsanganyamatsiko wize, hanga ikinamico ukurikije uturago twayo 

    n’amawiriza yo guhanga ikinamico. 

    IBITABO N’INYANDIKO BYIFASHISHIJWE
     1. IKIGÔ CY’ÛBUSHAAKASHAATSI MU BY’ÛBUHAÂNGA 
    N’ÎIKÔRANABÛHAÂNGA (n.d), Inkoranya y’Îkinyarwaanda mu 
    Kinyarwaanda, IRST Butare, Igitabo cya 1
     2. IKIGO K’IGIHUGU GISHINZWE INTEGANYANYIGISHO NCDC (2008). 
    Imyandiko mfashanyigisho, Umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye. 
    3. IKIGO K’IGIHUGU GISHINZWE INTEGANYANYIGISHO NCDC (2008), 
    Imyandiko mfashanyigisho, Umwaka wa gatandatu w’amashuri 
    yisumbuye.
     4. INTEKO NYARWANDA Y’URURIMI N’UMUCO (2014). Amabwiriza ya 
    Minisitiri no 001/2014 yo ku wa 08/10/2014 agenga imyandikire 
    yemewe y’Ikinyarwanda, Kigali.
     5. NSANZABERA, J.D. (2013) Ikeshamvugo mu Kinyarwanda: imvugo 
    isukuye, ikeshamvugo ry’amagambo akwiye n’inshoberamahanga 
    zisobanuye. Kigali.
     6. JACOB I. (1983). Dictionnaire Rwandais-Français en 3 volumes, Tome 
    premier, Kigali.
     7. JACOB I. (1985). Dictionnaire Rwandais-Français en 3 volumes, Tome 
    troisième, I.N.R.S,Butare.
     8. Mgr BIGIRUMWAMI, A. (1984). Imihango n’Imigenzo n’Imiziririzo mu 
    Rwanda, Nyundo, Troisième édition.
     9. MINISTRY OF EDUCTION-RWANDA EDUCATION BOARD (2019), 
    Ikinyarwanda, Amashuri y’isumbuye, umwaka wa 4, Amashami yiga 
    Ikinyarwanda nk’isomo rusange. 
    10. MINISTRY OF EDUCTION-RWANDA EDUCATION BOARD (2019), 
    Ikinyarwanda, Amashuri y’isumbuye, umwaka wa 5, Amashami yiga 
    Ikinyarwanda nk’isomo rusange. 
    11. RWANDA EDUCATION BOARD (2015) Integanyanyigisho y’Ikinyarwanda 
    mu mashuri nderabarezi (TTC) umwaka 1, amashami ya siyansi 
    n’imbonezamubano. 
    12. COUPEZ, A. 1980. Abrégé de Grammaire Rwanda, Tome 1,2. Butare : 
    INRS.
     13. BIZIMANA, S., 1998, Imiteêrere y’Ȋkinyarwaanda I, IRST, Butare.
     14. BIZIMANA, S., 2002, Imiteêrere y’Ȋkinyarwaanda II, IRST, Butare.
     15. MINISITERI Y’AMASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE: Ikinyarwanda: 
    umwaka wa munani Gashyantare 1988.
     16. RWANDA EDUCATION BOARD . (2019). Iteganyanyigisho y’Ikinyarwanda 
    mu mashuri nderabarezi (TTC) uwamaka wa 1,2&3 Ishami ry’indimi. 
    Kigali, REB.
     17. RWANDA EDUCATION BOARD . (2017). Ikinyarwanda-Amashuri 
    yisumbuye, umwaka wa 6, Igitabo cy’umunyeshuri. Kigali-Rwanda.
     18. 18. RWANDA EDUCATION BOARD . (2017). Ikinyarwanda - Amashuri 
    yisumbuye, umwaka wa gatatu, igitabo cy’umunyeshuri. Kigali-Rwanda.
     19. RWANDA EDUCATION BOARD, 2017. Ikinyarwanda - Amashuri 
    yisumbuye, umwaka wa gatanu, Twumve Tuvuge Dusome, Igitabo 
    cy’umunyeshuri. Kigali-Rwanda.
     20. MUTAKE, T., 1990, Ikibonezamvugo k’ Ikinyarwanda: Iyigamajwi 
    n’iyigamvugo les Editions de la Regie de l’Imprimerie scolaire.
     21. RUGAMBA, C., 1985. Chansons Rwandaises ; INRS/BUTARE
     22. RWANDA EDUCATION BOARD, 2018. Ikinyarwanda-Amashuri 
    yisumbuye umwaka wa kane, igitabo cy’umunyeshuri. Kigali- Rwanda.
     23.  MBONIMANA G. na NKEJABAHIZI J.C, 2011. Amateka y’ubuvanganzo 
    nyarwanda, kuva mu kinyejana cya XVII kugeza magingo aya, Editions 
    de l’Université Nationnale du Rwanda.
     
    Imbuga nkoranyambaga zifashishijwe

    24.  www.irembo.gov.rw 
    25. www.imirasire.com
     
    IMIGEREKA
    Twiyungure amagambo 
    Ab’i Nawe: abashumba b’i Nawe (umurambi wo muri Rwamagana, hamwe n’i 
    Rubona na Mabare). Hari urwuri rwa Niboye.
     Abaririmba impanzi: abarata intwari baziririmba; abasingiza intwari.
     Abatasi: abantu bahabwa ubutumwa bwo kujya gutara amakuru rwihishwa.
     Abayavugutira: abavuguta umuvuba kugira ngo umuriro wo mu ruganda wake 
    cyane, ibyuma bacura bidapfuba.
     Abazereka Intamati: abazimurikira Intamati (Ni Muhamyangabo wa 
    Byabagabo wari umutware w’ingabo z’Abashakamba; akaba ubwo n’Umutware 
    w’Umuhozi). Intamati ni interuro y’ikivugo cya Muhamyangabo.
     Abura iyo asesa: iyo asubiza inyuma, iyo avana ku murongo.
     Agaciro: akamaro.
     Aho ni mu igisha ryazo: ubwo ni mu gihe zigisha (zigiye aho ubwatsi busigaye 
    baziteganyirije mu gihe k’impeshyi).
     Akaba impogazi: akaba manini
     Akangaratete: akaga; ibibazo bikomeye..
     Amacakubiri: urwangano cyangwa ubwumvikane buke buvuka hagati y’abantu 
    bari basanzwe bumvikanye; inzira zibyaye amahari.
     Amacumu y’impangare: amacumu akomeye cyane.
     Amagi y’umuzungu: amagi abaturage bagemuriraga Ababirigi baraye ku 
    gasozi runaka.
     Amajune: ibyago, ibibazo, akaga.
     Amakenke: amacumu akwikiye mu nti zihuhuye, batera zigahemba, zikavunika 
    kuko nta buremere.
    Amakoro: amaturo bahaga umwami, agizwe n’ibikomoka ku buhinzi, ubworozi 

    n’ibindi. 

    Amaramu: amazi batera icyuma kugira ngo gihore iyo bari mu ruganda. Hano 
    ni uguhoza icumu ryashyushye cyane kubera imirwano.
     Amarebe: ni ijambo rifite inyito eshatu:
    -Ibicu by’urwererane mu ijuru ry’urubogobogo.
    -Ibimera byo mu mazi usanga bishishe.
    -Ibintu bikeye, bibengerana ubwiza. Iyi nyito ya gatatu ni yo umwisi yakoresheje.

     Amaribori: umubiri mwiza ushishe ufite utuntu tujya kumera nk’udusitari. Ni 
    akarangabwiza.
     Amariza y’i Ntora: inka zibyaye uburiza z’i Ntora (muri Gasabo). Gisozi yitwa 
    Ntora. Ntora yiswe Gisozi kuva aho Cyirima II Rujugira ahatangiye (ahapfiriye). 
    Hakoze ishyano hitwa Gisozi ubwo. Iryo zina ni nk’irituka uwo musozi.
    Amariza y’Impeta: impeta zibyaye ubwa kabiri. Impeta ni umutwe w’inyambo 
    wahozeho, hanyuma ukavugwa n’Umuhozi. Aho bavuga Umuhozi wumva 
    Impeta, aho bavuze impeta ukumva Umuhozi.
     Amashyo y’i Rukara: ayo mashyo ni ay’Uruyenzi n’Inyangamitsindo; zikaba 
    izo mu Bihogo. 
    Amavugabandi: ukuvuga ingeso z’abandi.
     Amazimano: amafunguro bakiriza umushyitsi.
     Arukatire icyuma: arucurire icyuma.
     Atahije izamamaje: aragiye ituma ziba ibyamamare zose.
     Ateretsemo: atunzemo. Ubundi bavuga ko umuntu ateretse imfizi. Aha ni 
    ukuvuga ko atunze inyambo y’indatwa, yitarura izindi nkuko mu bushyo imfizi 
    usanga yitaruye inka zose.
    Ayo makombe ntayashishwe: muri izo ntwari zose nta n’imwe yajijinganyije 
    ngo ite gahunda, ite umurongo kubera ubwoba. 
    Badatata: Bataneka ngo bamenye amakuru anyuranye ava mu bo barwana. 
    Bagakuka mu muhigo: bakareka ibyo guhiga.
    Bakubuye imanzi: batatse imanzi, kera abagabo bicishaga imanzi mu gituza 
    no ku maboko, byari imitako. Gukubura imanzi ni uguca imanzi.
     Bamaze kuyandura: bamaze kumena ubugi bwayo (kubutyaza neza).
     Basanze zigaramye: basanze ari ibigarama; atari inyambo; atari n’inkuku; 
    ibigwari.
     Bayigimba umurishyo: bayikubita umurishyo: bayiha umurishyo
     Bayisenga: bayihendahenda.
     Bazegamire: bazisunge.
     Baziguruka amahembe yabageza i Nyarubuye: basanga nta mahembe 
    atunganye yatuma bajya mu myiyerekano i Nyarubuye (mu mpiga ya Kigali, 
    ahari umurwa wa Kigeri wa IV Rwabugiri).
     Cyareretsemo inyamibwa: cyahagazwemo n’indatwa zizira amakemwa.
     Guha undi urwuya: Kuryamana na we mukaba mwakorana imibonano 
    mpuzabitsina.
     Guhangura imbizi: kugororera Imbizi, kuziha ingororano.
     Guhata imberera: gutsindagira akuma gafatanya uruti n’ikigembe kugira ngo 
    ridakuka igihe batera icumu. Gukwikira cyane.
    Guhuga: kwibagirwa by’umwana muto; kuba wibanze ku murimo by’akanya 
    gato ntihagire ikikurangaza; kumenyera ikintu wakibura ukamererwa nabi; 
    kutagira ishya ( amahirwe) .
     Guhumanya: gutera indwara, kwanduza indwara.
     Guhunga: kuva ahantu ukajya ahandi ushaka kuzibukira umuntu cyangwa 
    ikintu; kuva ahantu ukajya ahandi ari ugukiza amagara yawe; kwirinda ko 
    ibintu byakurangwaho cyangwa ngo bikuvugweho; gutinya gutabara ikintu 
    cyangwa umuntu, biri mu byago; gusubirisha amagambo y’inkeramucyamo 
    ikibazo ubajijwe.
    Gukaguka: ni uguhaguruka vuba na vuba.
    Gukemba: gutemagura ikintu uko cyakabaye
    Gukubanga: kwigarurira.
    Gupfa nta kibariro: gupfa ukenyutse.
     Gusatira: kuba hafi y’uwo ushaka.
     Gushyira mu gaciro: gukora/ gukora ibintu bitunganye.
     Gusugira: kujya kera k’umuntu cyangwa ikintu cyangwa inyamaswa.
     Gutera ingamba: kujya ku mirongo by’intore.
     Gutesha agaciro: gupfobya, gusuzuguza, gutesha icyubahiro.
     I Bwishaza: Ni Akarere ko muri Karongi.
     I Murambi: umusozi wo mu magepfo ya Muhazi ho mu Buganza.
     I Mwima: hafi y’I Nyanza, ahari umurwa w’umwami.
     I Nyamagana ya Mutakara: ni mu Ruhango.
     I Rubengera: ni muri Karongi hubatswe ubungubu itorero 
    ry’Abaperesibiteriyeni Hahoze hubatswe umurwa wa Kigeli Rwabugilfi.
     Ibatunge: ibategeke.
     Ibishishi: ibiheri byo mu maso
     Icondo: Iromba ry’ingabo
     Icyamamare k’inyambo: inyamibwa, indatwa yo mu nyambo.
     Igihugu: kirangwa n’ubutaka bufite imbibi zizwi, amateka n’ubutegetsi 
    buhuriweho n’abagituye, ibirango bose bibonamo, umuco, ururimi n’imyemerere 
    bitandukanye n’iby’abandi, umutungo kamere usangiwe ariko kandi cyane, 
    igihugu kikarangwa n’abagituye.
     Igishondabagabo: ubwoko bw’igisiga cy’umweru kiba mu mubade giteye nka 
    nyirabarazana.
     Ikimaneza: ukugira neza.
     Ikina n’ingoma y’indamutsa: ijya mu bicu (isimbuka) ikina n’umurishyo 
    w’ingoma iramutsa.
     Ikiramo: ireme cyangwa ubukomere bw’icyuma. Icumu, umuhoro bidafite 
    ikiramo bicika ubusa. Iyo bavuga ko umuntu afite ikiramo aba afite imbaraga. 
    Guha umuntu ikiramo ni ukumuha ibintu bimutera imbaraga. Ikibindi gifite 
    ikiramo ni ikibindi gikomeye kubera ko bashyizemo insibo ikomeye.
     Ikirezi: ubundi ni umutako w’akantu kera bambaraga mu ijosi. Aha bivuga 
    ikintu kiza cyane, (urwererane); ni inka iziruta ubwiza. Ni isumba izo mu 
    Muhozi zose.
     Ikiryakare: umuntu ukunda kuzinduka arya.
     Ikitwa nyirazo: ikaba umutware wazo.
     Ikivanzu: umugore wahukanye akiri ikirongore.
     Imana zicyuye: ubuhoro; amahirwe; ishya zizanye.
     Imbera byombi: ikintu gishobora gukoreshwa mu bintu binyuranye.
     Imbibi: Inka nziza, zifite umubiri ukeye.
     Imbizi: ni impakanizi y’ubushyo bw’Ingeri. Imbizi n’Ingeri bihuje inyito 
    isobanura kugusha mu mazi rwagati.
     Imfanakayo: umuntu utirengeza icyo atunze.
     Imirase: imyambi y’izuba; amaraso yipfundika mu biranga by’inyamaswa 
    baragura, uruguma rwasamye, umususirane w’ijuru ukunda kuza izuba rirenze.
     Impamakwica: umutwe w’ingabo za kera.
     Imparuzo: ubwiza buvanze n’ubushongore bw’ikirenga.
     Impeberagushahurwa: umuntu utagira ubwoba.
     Impombo ntirushye ihaca: iy’intege nke ntigerageze kuhanyura.
     Impumbu: Umugore cyangwa umukobwa utazi gucunda.
     Impundazo: umwenge w’imbuga ugenewe gusesekamo uruti (gukwikiramo 
    uruti) cyangwa igice cy’uruti gisongoye binjiza mu mbuga. Hano ni icyo gice 
    cy’uruti.
     Indiragukinduka: ikirondwe kinini
     Indirakarame: umuntu urya adakora
     Indwanabyinshi: umuntu udatezuka ku rugamba.
     Ingabo zidahomboka: ingabo zidahunga
    –Ingabo zihombotse ni iziruka 

    kubera ubwoba, zigahunga zitazi iyo zijya.
     Ingamba: ibyemezo bifatika kandi bihamye.
     Ingirabibiri: umuntu utagenzwa na kamwe.
     Ingondo yakebwe mu rwirungu: utubara twera tuvanze n’utundi tw’umukara.
     Inka ya Rumonyi: ni iyo mu bushyo bw’Ingeri zo mu mutwe “Umuhozi” 
    (Amagaju).
    Inka z’umugogoro: ni inka zakamirwaga umuzungu waraye ku gasozi 
    kariho abatunzi, bashoboraga gukama zahumuza bakazicyura, bitashoboka 
    bakiyemeza kujya bagemura.
     Inkerarubanza: ihora yiteguye imirwano. Urubanza ni intambara.
     Inkindi y’Abashakamba: umutware w’Abashyakamba.
     Inkirirahato: ishaka riri mu mutsima.
     Inkoni ikirirwa isabira: inkoni ikirirwa yivuza, bazesereza.
     Inkora: Inzira yaremwe n’ikintu cyahaciye.
     Inkotanyi cyane: cyari igisingizo kindi cya Rwabugiri
     Inkundarubyino: umuntu ukunda gusamara.
     Insengamihigo: ni ubundi bushyo bw’Umuhozi bwabyawe n’Ingeri. 
    Inshamake: amagambo avuzwe ku buryo buhinnye.
     Intumwa ihangara amanywa: intumwa igenda umunsi wose nta guhagarara.
     Inumbiri: Igisabo kinini cyane.
     Inyamibwa baririkiye hose: indatwa baririmba hose.
     Inyamibwa rwema: intwari y’ikirangirire (ni interuro y’ikivugo cy Mutara wa 
    II Rwogera)-isa n’umwami Rwogera.
    Inyangabirama: umuntu utishakira ineza ntayishakire abandi (ikihebe) 
    Inyundo ntiyayakiranya: inyundo iyateranya neza ntiyayasigamo utuntu 
    tw’imitutu, yarayanogeje.
     Ipfunwe: isoni umuntu aterwa n’uko agize nabi, ikimwaro
     Isanganizwa ingoma: isanganizwa imirishyo y’ingoma, bayirata kubera 
    gutsinda.
     Isanishantego: isanisha rishingiye ku turemajambo.
     Isibe: inyabwoba.
     Itiro: ni umutwe wundi w’inyambo.
     Iy’ingoga: izirusha guhagurukana imbaraga ijya ku rugamba.
     Iy’ingondo: inziza cyane kubera ko ikebye imanzi.
     Iz’ i Mbuye: ni Ingeyo. Umutware w’Ingeyo wari n’Umutware w’ingabo zitwaga 
    uruyange; yari atuye i Mbuye ho muri Muhanga.
     Izamuje: ni ubushyo bwo mu mutwe w’Ingeyo(Ibihogo)
     Iziba ziteretse inyamibwa: kuko zimitse intwari itagira aho igayitse.
     Izimura mu biraro: izivana mu biraro (aho zabaga).
     Ku kirwa: ni ku kirwa kitwa Murwa kiri mu Kivu hakurya ya Nyamasheke, cyari 
    urwuri rw’Umuhozi.
     Ku mbuga: si ukuvuga aho banika, ni imbuga y’ icumu
     Ku mpitira: ku nti z’amacumu zikomeye cyane kubera ko zimaze igihe, 
    zitadigadiga.
     Ku Munini wa Gishari: ni muri Rwamagana.
     Ku y’ imberera: ku macumu akwikiye cyane .
     Kubuganiza amata: Gusuka amata mu gisabo.
     Kubura agaciro: kubura uburyo, kwipfusha ubusa; kwigira imburamumaro.
     Kubura agashweshwe: kubura agakuru
    Kubyinira ku rukoma: kwishima cyane, kwizihirwa, kumva utuje.
     Kugira amakenga: kugira ubwoba umuntu abutewe n’icyo akeka ko kitamugwa 
    neza cyangwa se ko kitamutunganira
     Kugishisha inka: kujyana inka ahandi hantu hari ubwatsi mu gihe k’izuba 
    ryinshi.
     Kujundika ubumara: kujundika ni kuba ufite ikintu mu kanwa; ubumara ni 
    uburozi basiga ku kintu ntibuhagarike. Uburozi buba muri kamere y’ibisimba 
    bimwe na bimwe bwica cyangwa bigwangaza uwo birumye.
     Kunyaga: gutwara imitungo y’undi ku mbaraga.
     Kuramvura ingoma: kuyibaza.
     Kurekera: kureka umwambi ukagenda, kurasa.
     Kurembera imuroha: gukubita icumu rirerire.
     Kurumanza amacibiri: kwiriza inka zitanyoye.
     Kuvogera umugezi: kuwunyuramo n’amaguru uwambuka.
     Kuvuna impuruza: kwitaba ingoma ihuruza ingabo ku rugamba.
     Kuvunyisha: gusaba uburenganzira bwo kwinjira ahantu ubagendereye.
     Kuvuza uruhindu: Kuboha ibyibo ukoresheje uruhindu.
     Kuzesereza: iyo umushumba yiyereka imbere y’inka azivuga amazina, akora 
    kimwe n’uwiyereka imbere y’intore. Iyo asimbutse agakubita agakoni hasi,1 
    bavugako yeshe uruti. Ni uburyo bwo guhimbaza.
     Kuzira inka: Kujya mu mihango y’ukwezi ku gitsina gore.
     Kwambara inkoba: kwambara imitako yo gutungukana mu myiyereko. 
    Bayambikaga Inyambo zigiye kumurikwa mu birori. Inkoba ni imikoba babaga 
    baraharazeho amasaro.
     Kwikorana umuheto: gutangira kugenda ufite umuheto
     Mbonye urugori rugoga: ndabona urugori rubengerana (ikimenyetso ko zose 
    zabyaye ubuheta)
    Mpabuka: ntibivuga ikintu gihabuka kubera gukuka umutima, ahubwo ni 
    igihagurukana ingoga, imbaraga.
     Mparara: ni umucuzi wabayeho ku ngoma ya Kigeli wa IV Rwabugili. Yari atuye 
    muri Gicumbi mu kibaya cya Rutagara, munsi y’umusozi wa Remera ya Humure. 
    Gukaza ni ugutyaza.
     Mu cyoko: ahantu kure nk’aho imvura ituruka.
     Mu gihumbi: mu bitugu
     Mu ntagara: aho babika amacumu.
     N’iyo ibagiriye isoni: n’iyo ibapfuye agasoni, n’iyo ibababariye.
     Nakivogeye: nakigezemo hagati nkigabije
     Ndimbira zirataha: ndimbira ziza kwiyereka. Ndimbira bwari ubundi bushyo 
    bw’Umuhozi.
     Ni bwo bazitanze: ni bwo bazeguye berekana ko baretse imihigo.
     Ni iz’iruguru zose: zose ziramenyereye.
     Nkubito: umuntu cyangwa ikintu bigira inkubito, biba bifite ibakwe, bihaguruka 
    ntakuzarira.
     Ntagisimbuka akatsi: nta cyo ngishoboye, ntagishoboye kugenda, nshaje.
     Ntayirasohorerwa inda: nta n’imwe irata umwanya wayo ngo isubizwe 
    inyuma.
     Nyakotsi: ubwoko bw’icyogajuru cyajyaga kiboneka inshuro imwe mu myaka 
    ijana.
     Nyirigira: umwami.
     Nywuhimbaje intanage: nawushizemo imyambi nishimye
     Reka aratire Ibihogo: reka abwire Ibihogo.
     Rubahina umurumango: rubatera kwiriranwa inyota bakayirarana.
     Rugemanduru amacumu: iyitaba induru ihagurukanye amacumu.
     Rugombangogo: uwica ubukombe (umuntu ukomeye w’ingogo)
    Rugomwa: indwanyi itagira ibambe .
    Rukabura imigereka: itera intwaro igeretse ku ntwaro z’ ingenzi.
     Rukaka: ni interuro y’ikivugo cya Rwakageyo, se wa Rwabigwi, wari umutware 
    w’Izamuje.
     Rukaza: gukaza icyuma, icumu ni ukuryongeramo ubugi.
     Rukomera bigembe: ikubitisha ibigembe
     Rutagwabiza iminega: itajya ipfusha ubusa na rimwe amacumu yayo: ntihusha 
    na rimwe.
     Rwa mugabo nyirigira: ikomoka ku ntwari izisumba, yigize (itagendera ku 
    zindi).
     Rwesa: bifatiye ku inshinga “kwesa” isobanura gutura hasi, gucura inkumbi, 
    kwica icyo wishe ntigisambe.
     Rwimirankuku: ni inka ya Rumonyi yigizayo inkuku.
     Rwiyamwa: Umuntu abandi biyama, bagendera kure kubera urugomo cyangwa 
    amarere yo gushoza intambara.
     Singanirwa: sinsubira inyuma
     Ubujyahabi: kugana mu bukene cyangwa mu byago.
     Uburere mboneragihugu: uburere bubereye Igihugu, bugihesha ishema, 
    butuma gikundwa, cyubahwa, kikanagendwa. Uburere mboneragihugu 
    bugamije kubaka, gushimangira, gukomeza ubumenyi bw’abanyagihugu ku 
    bireba Igihugu cyabo.
     Ubutegetsi bwa kiboko: ubutegetsi bukandamiza, ubutegetsi bukoresha 
    igitugu.
     Ubuvivi n’ubuvivure: abana bakomoka ku gisekuru k’inyuma cyane, uhereye 
    ku mwana w’umwuzukuruza wawe.
     Umugiraneza: umuntu utabara abandi.
     Umuhinza: umwami w’agahugu gato abantu bubahaga nk’ikimana, bakamutura 
    amakoro na we akabaha imvura, akabahahiriza (guhashya) ibyonnyi 
    akabatsirikira ibiza.
    Umunywande: ubwoko bw’igiti.
     Umurego wera: umuheto mwiza
     Umurishyo uhumuriza: umurishyo ukurikiyeho; uherekeza.
     Umurwanashyaka: umunyamuryango w’ishyaka runaka.
     Umutagara w’ibihubi: urusobe rw’imirishyo.
     Umutana w’inkoni: ni igitembo batwaramo udukoni two kwiyereka mu birori 
    by’inyambo.
     Umutungo kamere: iteraniro ry’ibintu umuntu atunze, bituruka mu byo 
    abantu basanze ku isi kandi bakenera buri munsi. Urugero: amazi, amabuye 
    y’agaciro, ibimera, umwuka,…
     Umwami utabangira: utajijiganya mu bikorwa.
     Umwana Sentama: Rutishereka rwa Rwanyonga wari umutware w’Uruhimbaza, 
    rwaremwe ku bwa Yuhi wa IV Gahindiro.
     Umwangavu: umukobwa umaze kumera amabere
     Umwigaguhuma: icyana k’impyisi.
     Umwimirizi: ugenda imbere y’inka, akazihagarika cyangwa akazibuza kugenga 
    zirukanka.
     Uribagizwa: ushimishwa. Ikintu k’iribagizwa ni ikintu kiza, cy’urunyenyeri 
    rubengerana, rutera ibishashi.
     Uruganda: inzu cyangwa ahantu umucuzi akorera umwuga we, ahantu 
    bakorera ibintu byagenewe gucuruzwa.
     Uruhehemure: ikintu kiza cyane gifite isuku n’umucyo.
     Uruhererekane: Ikintu cyabaye karande, kiva ku muntu kijya ku wundi, kiva 
    ku kintu kijya ku kindi ntigicike, inyigisho abakera bagiye basigira abandi ho 
    umurage.
     Uruhimbi: Agatanda gatunganije neza baterekaho amata.
     Urushingati: agati k’umuko bakubagamo urushingo kugira ngo haboneke 
    umuriro.
    Urushingo: agati k’umuko bakoreshaga bashaka umuriro.
     Uruvunganzoka: abantu cyangwa ibintu byinshi, bigendera hamwe kandi 
    bidahana umwanya wo gutambuka
     Urw’intwari rukarema: intwari zikarema ingamba (zikajya ku mirongo).
     Urwano: umwanya wo hagati y’ijosi n’urutugu uremetse neza.
     Ushinge icumu mu ngeri: wicare witegereze ubushyo bw’ Ingeri.
     Uw’inkokora nke: umuntu udafite ibizigira, udafite imbaraga mu maboko.
     Yabakuye imirambi: yabambuye ku mbaraga imyanya yabo yo kuhira. 
    Umurambi ni umwanya buri muntu ushoye inka aba yafashe. Uwatanze undi 
    umurambi (umwanya) ni we ubanza, ariko urushije undi imbaraga ashobora 
    kumucaho. Ubwo aba akomase (arwanye inkomati, asagaye).
     Yarukubitiye umucuzi: yaruhaye umucuzi.
     Zabumbuje: kubumbuza ni ukugenda wihuta kandi ugendera ku ntambwe zisa 
    n’izibaze.
     Zaciwe urubanza: zakiranuwe.
     Zaheje: zimiriye, zabujije kugaragara.
     Zaje ziyatendeje: zaje ziyahese (ikimenyetso cy’uko zayicishije).
     Zanyuriye Rubanda: zashimishije Rubanda.
     Zayaharaze urugina: zayasize amaraso ku rugamba, zarayicishije cyane.
     Zibamo rugombangogo: Itegekwa n’intwari yishe ingogo nyinshi ku rugamba. 
    Rugombangogo ni interuro y’ikivugo cy’Umutware w’Ingeri.
     Ziga ingoga: izindi nka zigiraho imbaduko, umwete.
     Zigahimbaza isibo: zikishima umuvuduko.
     Zigahindukirana ishya: zikava kuri icyo kirwa zimeze neza, zikeye.
     Zigashengera zose nta yo bashize amarora: zigatarama (zikiyereka)zose 
    nthagire n’imwe bumva barambiwe kuyitegereza.
     Zigashingana Kigese: zigaterera Kigese.
    Zigashingira indamutsa imyato zayigiriye: zigatangira kwibwira ingoma 
    y’indamutsa ibikorwa by’agatangaza yayikoreye. Indamutsa yari ingoma 
    y’ibwami, iyo yavugaga yabaga imenyesheje rubanda ko umwami atangiye 
    kubonana na rubanda, iyo yabaga itaravuga, ntawashoboraga kugira icyo abaza 
    umwami n’iyo yabaga amubona.
     Zigataha ishakaka: zikahitangirana imbaraga.
     Zikabyukurutsa Ingabe: zigahagurutsa ingoma y’ingabe ikazirangaza imbere.
     Zikamurikanwa n’ingoma: bakazerekana ari ko n’ingoma zivuga.
     Zikavogera imbizi: zikambuka uruzi (uruzi ruvugwa ni Nyabarongo). Inyambo 
    ziturutse i Murambi mu burasirazuba, zigiye kwiyereka umwami kuko yari mu 
    burengerazuba bwa Nyabarongo.
     Zisesuyeho: zendeyeho, zifatiyeho ari ku butwari ari no ku bwiza.

     Imyadiko y’inyongera

    1. Igitero cy’umunsi w’inyana
     Igitero cy’umunsi w’inyana cyabaye ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro. Impamvu 
    yatumye kiba twayendeyeho kumenya uko uwo mwami yari yarahimbye 
    itegeko yihaye ubwe rikwiye kudutangaza. Abo twabajije, badutekerereje ko 
    uwo mwami yari yarahimbye iminsi umunani yagombaga kurangizamo imirimo 
    ye. Ya minsi umunani yarangira, akongera akayisubiramo bityobityo. Dore uko 
    yakurikiranyaga iminsi ye muri ibyo bihe:

    Uwa mbere n’uwa kabiri:
    Kuraguza inkoko, intama , inka, inzuzi, n’ibindi 
    biraguzwa. Muri iyo minsi, abashaka kumuhakwaho bakaba bari bazi kuragura, 
    utabizi akarindira ikigoroba mu mataha y’inka kuko ari bwo yahugukiraga 
    ibindi; umushaka akaba ari bwo amubwira ibindi biterekeranye n’indagu.
     
    Uwa gatatu n’uwa kane
    : Guca imanza, umushaka butaragoroba akagomba 
    kwicarana na we ku karubanda, yumva imanza cyangwa aburana ubwe.

    Uwa gatanu:
    Kwirirwa barasa intego, uwo munsi abashaka kumuhakwaho 
    bakazana imiheto n’impiru ngo barase intego. Ni bwo twumvise igihano 
    cy’uwamuzanagamo andi magambo butaragoroba ko yamurasaga impiru.

    Uwa gatandatu:
    Bwacyaga yicaye ku karubanda ngo ushaka wese kugira icyo 
    amubwira cyangwa amubaza akahamusanga uwo ari we wese. Uwo munsi 
    witwaga “uwa rubanda.”

    Uwa karindwi
    : Akiriranwa n’abagore be ntihagire uhamusanga, kereka 
    uwamutekereraga itabi.
     
    Uwa munani: Wari umunsi w’inka. Yirirwaga areba inka ze z’inyarurembo, 
    abashaka kumuhakwaho bakazana inkoni n’inkuyo. Nanone bikaza kurangira 
    mu mataha y’inka. Iminsi igahora igaruka ityo.
     
    Iki gitero rero kije gituruka ku munsi wa munani (uw’inka) ni cyo cyatumye 

    bakita “igitero cy’umunsi w’inyana.” Icyo gihe Yuhi IV Gahindiro yari iwe i 
    Mulinja ho mu Mayaga (mu Ntara y’Amajyepfo). Yari yiriwe akenura inka ze, 
    arangiriza ku z’inyarurembo zatahaga iwe, zitwaga Urukomera.Uwo munsi 
    rero Sayinzoga ya Mukenga wo mu ntore z’Abashakamba amenya inkuru 
    ibabaje atumweho n’iwabo, bamusaba kubimenyesha umwami. Aribwira ati: 
    “Nindindira igihe cy’amatarama ngasaba icyanzu, biraza kurakaza abandi kuko 
    na bo bifuza kuganira n’umwami.” Ati: “Reka nihare, mbimubwire nanone ubwo 
    ari umunsi w’inka arankubita inkoni, ariko nta cyo bintwaye.”

    Ahengera rero igihe umwami ategetse inka mu rugo aratanguranwa 

    amubwira ya nkuru. Umwami ntiyamukubita, ariko ntiyagira icyo amusubiza. 
    Abashakamba bandi babibonye baribwira bati: “Sayinzoga araduhize, kandi 
    abitwiratira ko yanyuze mu iteka ry’umwami ntibigire icyo bimutwara.” Bose 
    rero bakurikirana basuhuza umwami, bamubwira amagambo atagira aho 
    ahuriye n’iby’uwo munsi. Inka zimaze kugera mu rugo, Yuhi IV Gahindiro 
    yicaza ba bandi bose mu nkike ya ruguru. Binikiza inka. Zihumuje, azana amata 
    yazo arayabaha ngo bayanywere aho ku mugaragaro, imbere y’abashumba 
    n’abandi bari bagitegereje ko inka zihumuza. We akibwira ati: “Ni bakuru 
    ntibemera kunywera amata ku mugaragaro, nibanga kuyanywa ndabakubita.” 
    Nyamara bo baremera barayanywa kuko byari bibateye ubwoba kubona 
    atinyutse kuyabahera aho rubanda bose bareba. Nanone byari bikubitiyeho 
    ko kwanga amata bahawe n’umwami byari umuziro mu Banyarwanda, ubwo 
    abamuhakwagaho bose byitwaga ko bamushakaho amata.

    Barangije rero kuyanywa, umwami atangira igitaramo gisanzwe. Arababwira 

    rero mu gitaramo ati: “Ubwo ga munyoye amata yazo munywanye na zo 
    ntimushobora kuzigambanira!” Bati: “Ubundi se tutarayanywa, twashobora 
    kuzigambanira.?” Arabihorera, bikomereza ibiganiro bisanzwe byo mu gitaramo. 
    Ngo buke, umwami abwira abashumba b’Urukomera ati: “Nimuzijyane mumere 
    nk’abazigishishije zige mu Mutara ku nkiko y’i Ndorwa byo kwiyenza kugira 
    ngo Abahima bazinyage.” Abashumba bazijyana uko babitegetswe. Koko rero 
    zigeze hafi y’i Ndorwa, Abahima barazitera barazinyaga. Abashumba bagaruka 
    i Mulinja kubimenyesha Gahindiro. Babimubwirira mu gitaramo. Arabasubiza 
    ati: “Abahima nibijyanire, ibitagira kirengera ni ko bimera!” Abashakamba bari 
    aho barabyumva, barasohoka bajya inama. Bati: “Izi nka ntizanyazwe bisanzwe, 
    zazize wa munsi twanywaga amata yazo.” Baraza babwira Gahindiro bati: 
    “Twanywanye n’izo nka turatabaye, tugiye kuzigarura kandi tukumenyesheje 
    ko nta n’imwe muri zo izabura, keretse izaba yarapfuye.” 

    Bahana umunsi wo guhaguruka. Gahindiro arababwira ati: “Tuzahurira aha 

    n’aha kugira ngo nzabaherekeze, mbageze kuri Nyabarongo ku cyambu cya 
    Nyaruteja. Koko rero, umunsi bahanye ho umugambi usohoye, arabaherekeza 
    bambuka Nyabarongo ahari, ariko Sayinzoga arabura; ntiyaba mu bambukaga. 
    Bageze hakurya, Gahindiro na we arahindukira. Ageze mu nzira ahura na 
    Sayinzoga atabara. Gahindiro ati: “Ni iki cyatumye udatabara mu b’imbere?” 
    Sayinzoga ati: “Natindijwe n’uko namaraga urubanza. Naho abatabaye mbere, 
    niwumva ko ntabafatiye aho barara none, uzanyice!”

    Gahindiro rero amutuma ku Bashakamba bose ngo amubatahirize. Uko avuze 

    izina ry’umuntu akamukubita uruti ku rutugu. Akomeza atyo abavuga mu 
    byivugo byabo, kandi ari na ko amukubita rwa ruti kugeza abahetuye. Aho 
    bigeze, Sayinzoga aramubwira ati: “Erega ugiye kunshengura urutugu!” Undi 
    ati: “Ni byo koko nyabusa! Na we amuvuga mu kivugo ke anamukubita uruti ku 
    rutugu, agira ati: “Urabeho, nawe dutahe.” Sayinzoga aragenda afatira igitero mu 
    Bwanacyambwe. Arabatashya uko yabitumwe, arangije ababwira uko Gahindiro 
    yabimutumye amukubita ku rutugu kugera aho yagombye kumwisaba, kuko 
    yamubabazaga. Abashakamba bati: “Byihorere, ntituzabyibagirwa!”
     
    Igitero kigeze ku nkiko y’i Ndorwa, gisanga abatasi bararangije kuyigenda 

    no kumenya akarere katurutsemo abanyaze Urukomera. Ubwo kandi 
    igitero cy’Abashakamba cyari kumwe n’abashumba barwo. Ako gahugu k’i 
    Ndorwa karaterwa, hanyagwa inka nyinshi, maze abashumba b’Urukomera 
    batoranyamo izabo, ariko bagasanga hasigaye izindi. Byari byaratewe n’uko 
    Abahima bamaze kuzinyaga bakazigabanya. Uko rero Abashakamba basanze 
    Urukomera zituzuye, bagatera ahandi hahegereye bakanyaga, bityobityo, bigeza 
    aho baheba inka zimwe z’Urukomera. Amaherezo umutasi umwe araza abwira 
    Nkusi ya Gahindiro ati : “Inka nyinshi z’abahima zahungiye mu kirwa kiri mu 
    rufunzo, zimaze kugeramo banyereza iteme ngo hatazagira ababakurikirayo.” 
    Abashakamba babyumvise batera mu rufunzo. Nyamara Abahima barabananira 
    kuko bari babyiteze. Ingabo zari zihageze mu gitondo cya kare, maze Munanira

    wa Nyangezi atuma abagaragu be kumushakira udukwi ngo bacane yote, 

    kuko yari arwaye inzoka zamuryaga mu gihe k’imbeho. Abashakamba bamaze 
    guheba uburyo bwo kunesha Abahima aho bashegeye bati : “Munanira naze 
    tubigerageze.” Nkusi ya Gahindiro ategeka Munanira guhaguruka ngo bongere 
    batere iteme. Munanira ati: “Mube mworoheje sindasusuruka.” Aho bigeze 
    Nkusi aramutota, maze Munanira arahaguruka yibindira mu ngabo ye, yiroha 
    ku iteme. Abahima bashwashwanyije kumusubiza inyuma biba iby’ubusa, 
    arabatwaza. N’abandi Bashakamba babuririraho baterura Abahima, babasuka 
    muri cya kirwa, bakibasangamo, babashwaza mu rufunzo. Inka zose zari 
    zarahungishirijwemo ziranyagwa. Abashumba b’Urukomera bazivanguramo 
    izabo ubushyo buruzura.

    Ariko ikirwa kimaze gutsindwa, Munanira yanga kukivamo. Nkusi aramwinginga, 

    biba iby’ubusa. Umuvuzi w’amacumu aza i Mulinja kumenyesha Gahindiro uko 
    igitero cyagenze, amumenyesha n’uko Urukomera zose zabonetse ubushyo 
    bwe bukaba bwaruzuye, amubwira n’uko Munanira yanze kuva muri cya kirwa 
    akaba ari cyo bagombye kugandikamo. Gahindiro yohereza intumwa kubwira 
    Nkusi ko iminyago yose itari Urukomera izaba umuheto wa Munanira, kandi 
    ko bazamugarura ahetswe. Iyo ntumwa imaze kubimenyesha Nkusi, noneho 
    Munanira yemera kuva mu kirwa igitero kiratabaruka.

    Ubwo rero hakaba umugabo witwaga Kanyaruguru wo mu mutwe w’Abakemba 

    wari umuririmbyi w’ikirangirire, akaba ari we wazaga kuririmbira ingabo izo 
    ari zo zose zitabaruka, kuko yari yarabihawe na Gahindiro. Abashakamba 
    baramutumiza, bamugambanaho ngo na bo bazahime ibwami bishyurire 
    inkoni Sayinzoga yakubiswe, na we arabyemera. Nuko babigenza batya. 
    Batuma kuri Gahindiro ko begereje kuza ngo abitegure mu minsi iyi n’iyi. 
    Ya minsi igeze, Kanyaruguru aza nijoro ahateganye n’i Mulinja aririmba 
    mu ijwi riranguruye, bigeza ko ibwami bamwumva. Barahuririza, bati: “Ni 
    Kanyaruguru, umva araririmba Abashakamba; nta kabuza bazahinguka ejo, aje 
    kubateguriza.” Umunsi ukurikiyeho barategereza baraheba. Na Kanyaruguru 
    akimara kuririmba ararigita. Ajya kwihisha ku byitso by’Abashakamba. Abikora 
    atyo amajoro yakurikiyeho, maze bitera Gahindiro impagarara. Gahindiro uko 
    atumye abantu ngo bamutege ibico bamufate, Kanyaruguru akabimenyeshwa 
    n’ibyitso by’Abashakamba akajya aho batamutegeye.
     
    Abashakamba bamaze kubumvisha barashyira baraza, bariyereka, 

    bamurikira Gahindiro inka ze z’Urukomera, bamumurikira n’iminyago maze 
    ayibagororeramo uko bisanzwe. Munanira ahabwa inka y’ubumanzi, agabana 
    n’umuheto wose w’igitero nk’uko Gahindiro yari yaravuze. Gahindiro asobanuje 
    ibya Kanyaruguru, noneho bamubwira ko kwari uguhorera Sayinzoga imigiti 
    yakubiswe batabara. Igitero cy’umunsi w’inyana kirangira gityo.
     Bifatiye ku byavuye mu gitabo cya Bigirumwami, A., (1964) Imihango yo mu 
    Rwanda
    , igice cya 1,Nyundo, 

    2. Igitero k’Imigogo

    Iki gitero cyasakiranyije by’umwihariko Abanyarwanda n’Abanyankore, 
    icyakora kivugwamo n’ayandi mahanga.

    Inkuru y’iki gitero yabarwa mu bice bibiri: Inzira y’Abanyankore n’inzira 

    y’Abanyarwanda.
     
    Iki gitero kandi cyabayeho mu gihe umwami Kigeri IV Rwabugiri yari mu 

    Bunyabungo n’ingabo ze hafi ya zose. Nyuma ariko yaje kubimenya agaruka mu 
    Rwanda kurwanya Abanyankore.
     “Ehururu ya Rwanda”: Abanyankore batera u Rwanda

    Dore uko Ntare V Rugingiza rwa Migereka, umwami wo mu Nkore yateguye 

    gutera u Rwanda.Yatumije ingabo n’abatware agira ati: “Ejo muzohereze 
    abantu bakwiriye ingerero, banzanire abatware b’ingabo, baze mbabwire, 
    bazahigire gutera u Rwanda, bahigire gutera Rwabugiri.” Ati: “Rwabugiri ni we 
    njya numva bavuga; Rwabugiri bajya bamunshimira cyane; ni we njya numva 
    bavuga ngo agira Igihugu kiza kandi kinini, ngo agira inka nziza nyinshi, ngo 
    na we aratora nkange; ngo na we afite intore.” Ati: “Maze muzahigire gutera 
    Rwabugiri. Nimumara kumunesha nzizera ko mfite ingabo. Ikindi cya Rwabugiri 
    kimbabaza ni uko bangereranya na we ngo ni we duhwanye.” Abatware bose 
    bakura ubwatsi bati: “Wabera niho ukiduhaka, umuntu uduhaye gutera u 
    Rwanda, umuntu uduhaye gutera Rwabugiri!”

    Arahaguruka Igumira rya Bacwa, Ruharabwoba, aravuga ati: “Gahorane Imana! 

    Mpigiye gutera Rwabugiri! Nzamutera bikumare agahinda. Iki gitero ni icyange. 
    Nzatura mu Gihugu cya Rwabugiri, nzatunga inka za Rwabugiri. Rwabugiri 
    nankundira tukarwana, ntampunge, nzamufata mpiri mukuzanire!”
     
    Maze arahaguruka Matsiko mu Nyana ati: “Mpigiye gutera Rwabugiri. Niyumva 

    natungutse n’umutwe w’Inyana, akankundira tukarwana, ntampunge, nange 
    nzamufata mukuzanire aha!”
     Arahaguruka Itiri rya Gicobwa, Rugambwishayija, umutware w’Ubwuma 
    n’Abarwanyi. Ati: “Nange mpigiye gutera Rwabugiri niwumva yatungutse mu 
    mutwe w’Ubwuma n’Abarwanyi, akankundira tukarwana, nzamufata muzane 
    hano!”

    Arahaguruka Kijoma cya Kayisinga, Rugatwankurayijo, umutware w’Ingangura 

    ati: “Mpigiye gutera Rwabugiri. Niwumva atungutse mu mutwe w’Ingangura, 
    akankundira tukarwana, nzamufata muzane aha!”

    Arahaguruka Rugumayo rwa Kanagayiga Rusheshangabo Rutacwekera, 

    umutware w’Abanganshuro. Ati: “Mpigiye gutera Rwabugiri natunguka mu 
    Banganshuro nzamufata mukuzanire.”

    Arahaguruka Rwirangira Rutakirwa, umutware w’Ibirehe, arahiga, ararangiza. 

    Arahaguruka Rwishumba rwa Mwendo, arahiga mu Batenganduru, ararangiza. 
    Arahiga Bwijire mu Badahunga. Na we ararangiza.
     
    Abatware bamaze guhiga, abahungu na bo barakenyera barahiga.

    Arahaguruka Nkoko ya Gahunga, Rutakomwa. Arahaguruka Irabiro rya Gahuta, 
    Rutarindimuka. Arahaguruka Bayija ba Kambiri, Rugomwa. Arahaguruka 
    Bangonera ba Ndondoza Ihigiro. Arahaguruka Kamurase ka Bwisheke, 
    Rutakangarana. Arahaguruka Kakuba ka Kangonya, Rutagengwa Ruhuzabiri. 
    Arahaguruka Cyanyangutura cya Manunga, Ruteranyangabo.
     
    Bamaze guhiga umutware w’igitero, Igumiro, asaba iminsi, ati: “Iminsi yacu ni 

    itandatu, uwa karindwi tugatabara i Rwanda.” Baragenda bamara gatandatu, 
    ku munsi wa karindwi bataha ibwami, barara mu mihigo; buracya birirwa 
    bahabwa intwaro: abahabwa imbunda barazihabwa, abahabwa amacumu 
    n’imiheto barabihabwa. Uwo munsi bigaba Rugando, baza Kazinga, baza Mwizi 
    na Kankaranka, banyura Rujebe rwa Kabuganda, i Gorora rya bene Rukari, 
    bananyura i Rukoni rwa Cyabukemwa, bagera Rwampara. Amashyo ya Nshenyi 
    arikanga, arahunga, amwe yambukira mu byambu bya Rina n’Ibanda, andi 
    yambukira mu byambu bya Butsinda na Bugomora, andi ahunga aza i Rwanda 
    […]

    Muri icyo gihe Umunyankore witwaga Bwafamba aza gukorera ishyano Ntare 

    wahungaga. Yaka abagaragu be imyambaro yabo ishaje ayizanira Ntare ati: “Dore 
    imicuzo y’Abanyarwanda nazaniwe n’abatasi bange! Wowe ntiwatangazwa 
    n’ukuntu bavuye iwabo iyo gihera bakagera ino bataricwa n’inzara? Reka 
    tuge kubahuhura!” Ntare ati: “Umva rero, numvise ko Abanyarwanda bakora 
    impamba cyane, nimukorane mubanze muhige!” 

    Bwafamba amaze gushuka Ntare, barara mu mihigo ngo bagiye guhuhura 

    Abanyarwanda. Ntare agabanyamo ingabo ze imitwe. Abanza kohereza Abanga, 
    Abatenganduru n’Inyana. Barara baza ijoro ryose kugira ngo bazasakirane 
    n’Abanyarwanda hakiri kare ubwo kandi ni bwo Ntare yatabaje Mwanga 
    umwami w’u Buganda amutumyeho Rutarurwa. Mwanga aramuhakanira kuko 
    igihugu cyari cyarabaye icy’abazungu atagifite ububasha bwo kohereza ingabo 
    aho yishakiye. Intore zimwe za Ntare zari zifite imbunda za Cyarabu (bitaga 
    makoba).

     

    3. Ibyiruka rya Mahero