• UNIT 2: UMUCO NYARWANDA

    UBUSHOBOZI BW’INGENZI BUGAMIJWE

    -Gusesengura igitekerezo k’ingabo agaragaza ingingo z’ingenzi 
    zigikubiyemo.

    -Gusoma no gusesengura zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami 
    agaragaza ingingo z’ingenzi zizikubiyemo. 

    -Kuvuga no kwandika interuro yubahiriza ibihe by’inshinga.

    IGIKORWA CY’UMWINJIZO
     Tekereza kandi urondore ibyarangaga ibitaramo by’ibwami mu Rwanda 
    rwo hambere, imihango y’igitero yakorwaga, icyo intwari zivugaga 
    n’amashimwe zagenerwaga zivuye ku rugamba, ugaragaze muri make 
    ibyaranze inganzo y’amazina y’inka n’akamaro ko kuyiga muri iki gihe. 
    Sobanura uruhare rwa buri ngingo yagaragajwe hejuru mu gusigasira 

    umuco nyarwanda

    II.1. Umwandiko: Igitero k’i Butembo


    Igitero k’i Butembo cyabaye mu mwaka wa 1874. Ikimenyetso cy’uwo mwaka 
    cyabaye Nyakotsi yitwa Rwakabyaza yagaragaye mu Rwanda mu kwezi kwa 
    Nyakanga 1874. Impamvu y’icyo gitero yabaye iyi ngiyi: hariho Shabikobe bya 
    Sebitoryi, agatunga inka z’inyambo zitwaga Imisakura. Izo nka bazigishishiriza i 
    Kamuronsi, agahugu kari ku mutwe w’ikiyaga cya Kivu ku mupaka w’u Buhunde. 
    Umuhinza wo mu Buhunde witwaga Muvunyi wa Karinda arazitera arazinyaga. 
    Iyo nkuru igeze kuri Kigeri IV Rwabugiri, ari i Rwamaraba, asanga bibaye 
    ngombwa kujya guhorera izo nyambo ze zanyazwe n’uwo muhinza. Nyamara 
    ubundi uwo Muvunyi yayobokaga u Rwanda, akajya yohereza amakoro ibwami.

    Igihe ari mu byo guhaguruka, haza intumwa za Mwezi IV Gisabo, umwami 
    w’u Burundi. Izo ntumwa zari Abaganwa batatu, baherekejwe n’intore ijana. 
    Batumye ibwami kuvunyisha, Rwabugiri abatumaho ko ari mu rugendo, ko 
    abaheje kugeza igihe azahindukirira. Abasigira umutware we Mugabwambere 
    wa Nyamutera, akajya abacumbikira i Kanyinya na Rubingo rwa Shyorongi. 
    Ategeka ingo ze zose ko zizajya ziboherereza amazimano. Bakazibagira inka 
    eshatu buri munsi, bakaziha n’amazimano yandi y’ibiribwa n’amayoga.

    Rwabugiri amaze guhaguruka iwe i Rwamaraba, atuma abantu ku bagore be 
    ngo barushanwe kwitegura intumwa za Mwezi, anababwira ko uzarusha abandi 
    umwiteguro ari we uzatahirwa n’ibirori by’imyiyereko, bikazakirirwamo 
    intumwa za Mwezi. Abwira izo ntumwa ati:

    “Ungire Cyivugiza ya Gatsibo, […]                                                                                                                                  
     Umbwirire Muhundwangeyo wa Ngarambe,                                            
    Umukobwa uteye abahungu imbabazi,                                                                              
    Uti: ‘Witegure intumwa za Mwezi.’                                                                   
    Ningushima ingabo zizagutaramira,                                                                         
    Inyambo zitahe iwawe.”
     (Uwo yari Kangeyo ka Kanyabujinja ka Nyiracumu, wagengaga urugo rw’i 
    Gatsibo)[…]
     
    Rwabugiri yahagurutse i Rwamaraba ataha […] i Rubengera, ahategerereza 
    abatasi yari yarohereje kumutatira u Buhunde […] Abo batasi bamaze 
    kurondorera umwami ibyo kwa Muvunyi wa Karinda, umuhinza w’u Buhunde, 
    n’abatware bakomeye muri icyo gihugu, intore zo mu Ngangurarugo zihimbiraho 
    indirimbo yitwa Rwahama […]

    Igitero kigeze mu Buhunde, cyaje kurwanya Muvunyi wa Karinda, araneshwa 
    ariko arabikinga ntibashobora kumushyikira. Ubwo ingando ya Kigeri IV 
    Rwabugiri yari i Runyana. Amaze gutsinda Muvunyi n’abategeka bandi bo mu 
    Buhunde, Murego wa Bigiri we ndetse yatewe mbere ya Muvunyi. Shabiganza 
    we ngo yaba yarahunze ariko ntibizwi neza. Abandi batewe bagatsindwa ni 
    Murengezi wa Nyarubwa na Karenge na Rwankuba rwa Gahinda.

    Twabonye mbere ko umwami yari aganditse i Runyana. Yari yaratatishije Nkingo 
    iri hafi y’u Runyana, kuko mu bwiru bari bazi ko ari ho Abarenge baramvuye 
    ingoma y’ingabe yitwaga Mpatsibihugu.

    Ategeka abiru be kuharamvura ingoma y’ingabe nshya yari yageneye iryo zina 
    rya Mpatsibihugu, kugira ngo ayungukiremo ububasha bw’Abarenge ba kera, 
    bategekaga ibihugu bigari u Rwanda rwari rutarigarurira byose. Aho Rwabugiri 
    amariye gukubanga u Buhunde bwose, abaza abatasi be ati: “Inyuma y’ishyamba 
    turuzi rihetuye u Buhunde, hari ibihugu nyabaki?” Abatasi bamubwira ko 
    batabizi, ko ari ntawigeze arenga iryo shyamba. Ariko bamumenyesha ibyo 
    bumvanye abandi, ngo uryinjiyemo amaherezo inzira yinjira mu mugezi wa 
    Nyabarongo, akaba ari yo bagenda bavogera, ikikijwe n’inzitiro z’imigano. 
    Rukaba urugendo rurerure kuzageza aho inzira izakukira bakabona kugenda 
    ahatari mu mazi. Rwabugiri ati: “Nimuhogi tugende tuge kureba ibihugu byaba 
    inyuma y’ishyamba, ubwo hatataswe tuzagenda tuhitatira ubwacu.”
     
    Ingabo zose zinjira mu ishyamba, amaherezo koko binjira muri wa mugezi 
    barawuvogera, Rwabugiri n’abagore be bahetswe. Ngo urwo rugendo 
    baruhereye mu gitondo bakuka uwo mugezi ikigoroba. Aho bakukiye uwo 
    mugezi wa Nyabarongo rero, bagandika mu ishyamba. Bukeye barakomeza 
    bahinguka ahantu hatamurutse, hatuwe n’abantu bameze nk’Abahunde, 
    ariko batazi ibi byuma bicurwa. Barwanishaga ibisongo by’imigano kandi 
    bagahingisha inkonzo z’ibiti. Babonye abo bantu bapfupfunutse mu ishyamba, 
    bagerageza kubarwanya, ariko Abanyarwanda barabatsinda. Ingabo zikomeza 
    zikurikiye inzira yo mu ishyamba, zibona indi midugudu imeze nk’iyo bari 
    bahingukiyeho mbere.

    Ariko muri iyo midugudu bahasanga ibintu abo baturage babo bahingaga, byari 
    bibatunze. Kuko rero impamba zari zagabanutse, umwami abwira rubanda ati: 
    “Nimurye biriya bintu, ubwo byari bitunze abandi bantu namwe byabatunga, 
    nitugera i Rwanda muzanywe imiti yo kubahumanura.” Ibyo bintu bavuga byari 
    amashaza. Hanyuma bajya guhaguruka ngo bagaruke mu Rwanda, umwami 
    ategeka ko bazagarukana imbuto zayo.

    Aho azagerera i Rubengera   ngo ahingisha mu gikari utuyogi two kororeramo 
    ayo mashaza. Izina bayitaga acyaduka, agikwirakwiza mu Rwanda bwa mbere, 
    ryari amashaza kuko yabanje guhingwa mu Bwishaza. Ntabwo Abanyarwanda 
    batangaga amakoro y’amashaza kuko atari umwaka wa karande mu Rwanda; 
    kandi n’uwaryaga amashaza ntiyashoboraga kunywa amata ngo amashaza yica 
    inka. Ngicyo rero ikintu k’ingirakamaro igitero k’i Butembo cyagiriye u Rwanda:  
    kururonkera imbuto nshya.

    Aho izina ry’igitero k’i Butembo ryaturutse ni muri iryo shyamba riri inyuma 
    y’i Buhunde n’u Buhavu. Aka karere kose kari inyuma y’ishyamba mu 
    burengerazuba bw’ibyo bihugu byitwa Butembo. Igitero cyari cyarahagurukiye 
    u Buhunde, hanyuma kirenze ishyamba kivanayo izina ry’u Butembo […] 

    Bamaze kugera mu Rwanda ingabo zitabaruka ukwazo zerekeje mu Buriza n’u 
    Bwanacyambwe ngo zizahahurire n’umwami zikore imihango y’imyiyereko, 
    ari wo munsi w’ibirori byasezeraga ibitero. Naho Rwabugiri aherekezwa 
    n’abatware bamwe anyura iyo mu Murera ahinguka ku Rusumo kwa Magara 
    (ku Rusumo rwa Kabona ku ngezi ya Burera) anyura iy’u Buberuka, agana 
    iwe i Gatsibo ngo arebe uko umwamikazi Kangeyo ka Kanyabujinja yari 
    yarakoze imyiteguro. Twibuke ko atabara yari yaratumye ku bamikazi bose 
    ngo bazamwitegure, uzarusha abandi akazaba ari we utaramirwa n’ingabo 
    zitabarutse. Ageze i Gatsibo, areba imyiteguro y’urwo rugo […] Umwami atanga 
    umunsi wo kubyukurutsa. Birangiye arahaguruka.

    Ageze i Gasabo iw’umwamikazi Bayundo ba Rwigenza […] asanga umwiteguro 
    waho uruta uw’i Gatsibo. Nanone barabyukurutsa, hanyuma umwami 
    arahaguruka ajya i Kabuye ka Jabana iw’umwamikazi Kanjogera.
     I Kabuye bari barakoze umwiteguro urushijeho guhimba […] Basanga ari 
    ibwami koko. Kuko rero Kanjogera yari inkundwakazi, Rwabugiri atumiza ba 
    Barundi bo kwa Mwezi bamusanga i Kabuye. Ingabo ziyereka ari ishyano ryose, 
    hatumiwe n’izitari zaratabaye ari ugushaka umurato wo kwereka Abarundi. 
     […] Umwami rero yamaze iminsi i Kabuye, hanyuma arahaguruka ajya i Kigali 
    ari kumwe na ba Barundi. Bageze kwa Nyirandabaruta ya Sendirima, basanga 
    umutako […] uruta ahandi hose ku buryo bitari bigifite n’igereranyirizo […]

    Mu birori by’imyiyereko, ingabo zitabarutse, nibwo Biraro bya Nyamushanja 

    wa Rugira yahimbiye Rwabugiri ikivugo “Inkatazakurekera” arakimutura.

     2. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
     IGIKORWA
    Soma umwandiko “Igitero k’i Butembo”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 
    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije 

    inkoranyamagambo. 

     1.Koresha amagambo akurikira dusanga mu mwandiko mu nteruro 
    wihimbiye: 

    a) Kugishisha inka  
    b) Amakoro   
    c) Abatasi   
    d) Ingando   


    2. Shaka imbusane z’aya magambo ukurikije inyito afite mu 
    mwandiko wasomye. 
    a) Azahindukirira 
    b) Guhunga 
    c) Gukuka umugezi 
    d) Guhinguka

    3. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje amagambo avuye mu 
    mwandiko

     a) Mu gitero k’i .............. Abanyarwanda bahakuye imbuto 
    y’.....................
    b) Igitero k’i Butembo cyabaye mu wa ................... cyagabwe 
    kiyobowe n’umwami   .........................
    c) Igitero cyahagurukiye  i ....................... gisozerezwa inyuma 
    y’ishyamba i .............

     

    IMYITOZO

    II.1.2. Gusoma no  kumva umwandiko
    Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butembo” hanyuma usubize ibibazo 
    byawubajijweho:

    1. Sobanura intandaro y’igitero k’i Butembo.
    2. Ni nde wafashe iya mbere mu gushoza urwo rugamba? 
    3. Ni uwuhe mwamikazi warushije abandi imyiteguro myiza 
    4. Ni ikihe gihembo cyari giteganyirijwe umugore uzarusha abandi  
    kwitegura umwami? 
    5.     Ikivugo “Inkataza kurekera” cyahimbwe nande? ryari?

     6. Shaka ibintu cyangwa ibikorwa byavuzwe mu mwandiko bibangamiye 
    ibidukikije unasobanure uko ubibona.

     

    II.1.3. Gusoma  no gusesengura umwandiko
     Ongera usome umwandiko “Igitero k’i butembo” hanyuma usubize ibibazo 
    bikurikira:
     a) Amakoro yatangwaga ibwami wayagereranya n’iki muri iki gihe? Sobanura 
    igisubizo utanze uhereye ku kamaro kayo.

    b) Garagaza ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zigaragara muri uyu mwandiko. 

    c) Vuga muri make ibikubiye muri uyu mwandiko mu magambo yawe bwite. 

    II.2. Ubuvanganzo nyabami 
    IGIKORWA

    Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butembo” ugereranye ibivugwamo 
    n’ibyavugwaga mu yindi myandiko wize, maze ukore ubushakashatsi 
    utahure inshoza y’ubuvanganzo nyabami, urondore zimwe mu ngeri 

    z’ubwo buvanganzo n’ uturango twazo.

     2.2.1. Inshoza y’ubuvanganzo nyabami
     Nk’uko byizwe mu myaka yabanje, ubuvanganzo ni imvugo cyangwa inyandiko 
    ifite icyo ivuga kandi yifitemo ubwiza n’ubuhanga bw’imikoreshereze y’ururimi. 
    Imvugo cyangwa inyandiko y’ubuvanganzo irangwa akenshi n’ikeshamvugo. 
    Ubuvanganzo nyarwanda babugabanyamo ibice bibiri: ubuvanganzo nyemvugo 
    n’ubuvanganzo nyandiko. Ubuvanganzo nyemvugo ni ibyahanzwe n’abantu ba 
    kera batazwi neza bahangaga batandika, bakabifata mu mutwe. Ibyo bahangaga 
    babishyikirizaga ab’igihe cyabo bikabizihira mu bitaramo, bakagenda babiraga 
    abo basize, bityobityo bigahinduka uruhererekane. 

    Ubuvanganzo nyabami burimo ibihangano byose byerekeranye n’abami, ingoma 
    zabo, ibitero byabo, abakurambere, abatware n’imihango by’ibwami. Ni ingeri 
    y’ubuvanganzo itari igenewe buri wese nk’uko ubuvanganzo bwo muri rubanda 
    bwari bumeze. Bityo igihangano cy’ubuvanganzo nyabami ntawashoboraga 
    kugira icyo agihinduraho atabyemerewe.


     II.2.2. Zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami
     Mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo nyabami twavuga ibitekerezo 
    nyabami (ibitekerezo by’ingabo), amazina y’inka, ibisigo nyabami, ubwiru, 
    ubucurabwenge, ibyivugo, inanga zivuga iby’ibwami, indirimbo z’ingabo.

    Muri rusange ingeri z’ubuvanganzo nyabami zirangwa no kuba ari imyandiko 
    ivuga abami, imiryango yabo n’ingoma zabo.

    a) Ibitekerezo by’ingabo

    Ibitekerezo by’ingabo byavugaga imitegurire n’imigendekere y’ibitero ingabo 
    z’umwami zagabye mu bindi bihugu bakongeraho amakabyankuru.

    b) Amazina y’inka

    Amazina y’inka ni  imivugo irata inyambo n’umwami. Ni ingeri y’ubuvanganzo 
    nyabami irangwa n’itondeke ripimye (umubare w’utubangutso ungana), 
    ikeshamvugo n’amagambo yabugenewe. Yagiraga imiterere yihariye.

    c) Ibisigo nyabami

     Ibisigo nyabami ni imivugo yasingizaga abami n’ingoma zabo ikoresheje 
    amagambo y’indobanure. Ibisigo nyabami birangwa n’ikeshamvugo, amagambo 
    y’indobanure kandi ntibyahindagurikaga mu miterere yabyo.

    d) Ubwiru

     Ijambo “ubwiru” risobanura ibanga rikomeye cyane iryo ari ryo ryose.  Mu 
    buvanganzo nyabami ubwiru ni imihango yakorwaga n’umwami n’abiru. Iyo 
    mihango yakorwaga mu ibanga kandi ikagira amagambo yihariye agendana na 
    yo. Iyo mihango bayitaga inzira z’ubwiru.

    Ubwiru bwari bukubiyemo amategeko yagengaga imihango y’ibwami, 
    bwakoreshaga ikeshamvugo n’andi magambo yabugenewe kandi 
    ntibwahindagurikaga.

    e) Ubucurabwenge

    Ni umuvugo muremure wavugaga ibisekuru by’abami n’abagabekazi. 
    Abawufataga mu mutwe bitwaga abacurabwenge. Ubucurabwenge burangwa 
    n’uko buvuga ibisekuru by’abami n’abamikazi mu buryo buryoheye amatwi. 
    Ubucurabwenge bwakorwaga n’abiru.

    f) Ibyivugo

     Kwivuga: ni ukuranga icyo uri cyo, uwo uri we mu rwego rw’intambara, rimwe 
    na rimwe umenyesha abakumva uwo ukomokaho byo guhimba, ukavuga 
    ibyakuranze ku rugamba.

    Ibyivugo ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda bisingiza intwari 
    n’ubutwari bwazo ndetse n’intwaro zifashishwaga. Muri iyo ngeri, uwivuga 
    yirataga ibigwi n’ibirindiro yagiriye ku rugamba. Tuyisangamo amoko abiri 
    y’ingenzi ari yo: Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo by’imyato.

    g) Inanga zivuga iby’ibwami

    Gucuranga inanga ni ubuhimbyi bujyana no gucuranga inanga bayibwira. Inanga 

    z’ibwami ni indirimbo zicurangwa ku nanga y’amano. Mu buvanganzo nyabami, 
    inanga zaherekezwaga n’indirimbo z’ingabo zigahishura uko abakurambere 
    batekerezaga, akari kabari ku mutima n’uko bari bameranye mu mibanire yabo. 
    Inanga tuzisangamo iturango tw’ubusizi nyarwanda(isubirajwi, imibangikanyo, 
    injyana...)  Zahimbirwaga 
    kurata no gusingiza abami. Zacurangirwaga mu bitaramo binyuranye.


    h) Indirimbo z’ingabo

    Ni indirimbo zaririmbwaga mu bitaramo byo kwizihiza insinzi y’ingabo 
    zabaga zivuye ku rugamba. Izo ndirimbo zafatiraga ku bantu babayeho 
    (abami, ab’ibwami n’abatware cyangwa ibikorwa byabayeho bizwi nk’ibigwi, 
    ibirindiro...).


     IMYITOZO

    Ungurana ibitekerezo na bagenzi bawe  ku kamaro ko kwiga ubuvanganzo 
    nyabami.

     

    II.3. Ibitekerezo by’ingabo
     IGIKORWA
    Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butembo” maze ukore 
    ubushakashatsi utahure inshoza y’ibitekerezo by’ingabo n’uturango twabyo.

    2.3.1. Inshoza y’ibitekerezo by’ingabo

     Ibitekerezo by’ingabo ni ibihangano byabaga bikubiyemo uko urugamba 
    rwagenze. Byahimbwaga n’abatekereza b’ibwami  bafatiye ku byavuzwe 
    n’abavuzi b’amacumu babaga bakubutse ku rugamba. Abo bavuzi b’amacumu 
    bari abantu bazwiho ubuhanga mu kuvuga neza no gufata mu mutwe 

    bagakoresha imvugo nziza kandi batajijinganya. Mu bitekerezo by’ingabo 

    havugwamo inkuru y’igitero n’abakigizemo uruhare cyanecyane ab’intwari.

     2.3.2. Uturango tw’igitekerezo k’ingabo

     Igitekerezo k’ingabo kirangwa n’ibi bikurikira: kivugwamo inkuru y’igitero 
    cyagabwe n’uko igitero cyagenze, kigaragaramo abakigizemo uruhare 
    n’abakibayemo intwari,  gishingira ku makuru mpamo y’ibyabaye, kirangwa 
    ndetse n’uturingushyo tw’abatekereza b’ibwami abandi bita amakabyankuru.

     

    IMYITOZO
     a)  Ku bwawe urabona akamaro  k’ibitekerezo by’ingabo kari akahe?
     ndetse n’ikizaza?

     b) Kwiga ibitekerezo by’ingabo bidufitiye akamaro muri iki gihe
    ndetse n’ikizaza?


    II.4. 1. Imitegurire n’imihango y’igitero


     II.4. 1. Imitegurire n’imihango y’igitero

    IGIKORWA

     Wifashishije ubumenyi ufite ku muco n’amateka, kora ubushakashatsi 
    maze utahure imihango yakorwaga kugira ngo u Rwanda rutere ikindi 
    gihugu, abagiraga uruhare mu migendekere y’igitero, n’inyungu Igihugu 
    cyakuraga mu gitero. 


    Umurage ukomeye Abanyarwanda basigiwe n’abasokuruza ni Igihugu. Ibi 
    byatumye u Rwanda rugenda rwagurwa  binyuze mu bitero rwagabaga kandi 
    rugomba kubitsinda. Mbere yo gutera habanzaga gukorwa imihango inyuranye 
    harimo inzira y’inkiko yabyaye umugaru hagiye kwagurwa imipaka n’inzira 

    y’urugomo hagiye kugabwa ibitero. 

    Si iyo mihango yakorwaga gusa kuko habagaho n’igitaramo njyarugamba 
    cyabanzirizaga urugamba umwami yabaga agiye gushoza mu mahanga. Abantu 
    bahuriraga hamwe maze bakarebera hamwe ingamba z’urugamba. Buri wese 
    mu babaga bateraniye aho yagiraga icyo yiyemeza gukora kugira ngo Igihugu 
    kizatsinde urugamba. 

    1. Umugaba w’ingabo n’umugaba w’igitero

     Ingabo z’u Rwanda zari imitwe itegekwa n’abatware aba n’aba. Aha ngaha 
    turebe iki ngiki: abo batware b’izo ngabo, bitwaga abatware mu butegetsi 
    bw’Igihugu bwa kera ntibigire aho bahuriye n’abatware bategekaga mu Rwanda 
    mu bihe bya kizungu. Umutware kera, mbere y’umwaduko w’abazungu, 
    ntabwo yari ameze nk’umushefu. Abatware rero bitwaga batyo mu butegetsi 
    bw’Igihugu, naho mu butegetsi bw’abarwanyi (igihe ingabo zabo zabaga 
    zihagurukiye igitero) bakitwa abagaba b’ingabo. Igihe k’intambara, umugaba 
    wese w’umutwe uyu n’uyu, ni bwo we yambaraga ikamba ry’ingabo, kikaba 
    ikimenyetso cy’ubutegetsi bw’abarwanyi. Iryo kamba ryari uruhu rw’icyondi 
    batamirizaga mu ruhanga bakarusesurira mu bitugu. Umugaba w’igitero we 
    ntibyari ngombwa ko aba ari umutware uyu n’uyu; yashoboraga no kuba ari 
    umunyacyubahiro uhatswe. 

    Mbere yo kugaba igitero, ibwami babanzaga kuraguza ngo barebe niba gutera 
    igihugu iki n’iki bizahira u Rwanda. Indagu yaba ibibemereye, bakaraguriza 
    ubwoko buzatorwamo umugaba; ubwoko bufashwe bukaraguriza imiryango 
    yabwo; umuryango ufashwe n’indagu bakaraguriza abo muri bo ngo barebe 
    uzaba umugaba. Ntiyagombaga kuba ari intwari ubwe cyangwa ngo agombe 
    kuba ari umuntu ufite ubuhanga bwo kurwanisha ingabo neza yabaga ari 
    nk’impigi ubwe, izatuma ingabo z’u Rwanda zitsinda kandi ntiyagombaga no 
    kurwanisha ingabo ubwe zarwanishwaga n’abagaba bazo bonyine.

    Umugaba yamaraga gutorwa, umwami akamuha ububasha nk’ubwe. Izina rye 
    ry’ubwami rikaba iry’umwami  wa kera wigeze gutsinda  icyo gihugu  bateye. Umugaba   
    yamaraga    kwimikwa,     umwami    akamwambika     ikamba   ry’ingabo    (rwa    ruhu 
    rw’icyondi) akamutamiriza  ishyira, (umurizo w’urukwavu  rwafashwe ari ruzima), 
    akamutamiriza n’intuku  (inyoni  yo  mu  ishyamba  ry’i  Buyenzi  itukura,   imeze  
    nka  gasuku);  akamuhereza, agasohoka, akivuga,  agahaguruka   ubwo,  ingoma  
    zikamuherekeza,  abatware  bose bahurujwe, atuma  ku ngabo zabo ngo zihaguruke.

    Umugaba ugaba   ntiyashoboraga   kugira  umusozi  asibiraho:  ariko  yararaga  
    indaro  ngufi  ,kugira  ngo ahe  ingabo z’Igihugu  cyose umwanya  wo gukorana. Aho 
    yararaga, yazimanirwaga nk’umwami, yagira uwo anyaga bigahama ntaburane. 

    Ubwo yabaga afite abatasi bazi ibyo muri icyo gihugu gitewe, barakigenze bitwaje 
    gutunda, cyangwa  barakigiyemo bashukana  ngo baragicikiye. Umugaba  yajyaga  
    kugera  ku  nkiko y’u  Rwanda,  ingabo  zikaba  zarakoranye,  akajya  inama 
    n’abagaba bazo, akabaha  amayira  (guha  umugaba  kanaka inzira azanyura), 
    kandi  buri  murari w’ingabo ukaba  uhawe  n’umutasi   uyobora  ingabo,  
    uzimenyesha   akarere  karimo  abarwanyi bakaze,  cyangwa   uzibuza   kunyura   
    aha  n’aha,   kuko  hari  nk’uruzi   rukomeye   batashobora kwambuka n’ibindi.
     
    Icyo gihe cyo gutanga   amayira, ingabo  zitaratabara,  umugaba  akohereza   
    intumwa   yo kubwira ibwami umunsi imirwano  izatangira. Iyo ntumwa,  babaga 
    ari abantu  benshi, kugira ngo nihagira umwe urwara  cyangwa  unanirwa, 
    abandi  bazakomeze  urugendo  barare  indaro  bategetswe. Bati: “Muzataha 
    ibunaka, bityobityo, maze ku munsi wa kangahe muzatahe ibwami, mubabwira 
    muti: ‘Imirwano   izatangira  ejo mu museke’.”
     
    2. Umwami  n’umugabekazi mu mihango y’inteko
     Kuri wa munsi watanzweho umugambi, ibwami baramukaga batangira  
    imihango y’inteko. Iyo mihango yakorwaga n’umwami, yaba adahari  (yagiye  
    muri  iyo ntambara,  nk’uko  byari  bimeze mu gitero i Butembo)  iyo mihango  
    igakorwa  n’umugabekazi.  Bwacyaga yicara ku ntebe y’inteko ibaje mu giti 
    cy’umuko), akicara yegamye ku nkingi, ngo hatagira umuvugisha aturutse 
    inyuma akamutera gukebuka. Gukebuka  inyuma,  byabaga ari ugutera ingabo 
    z’u Rwanda gusubiza inyuma(guhunga); ntiyinyagamburaga (ngo ingabo  
    zidahungabana). Akirirwa ameze atyo bikageza igihe inyenyeri   ziza  kugaragara   
    mu  ijuru,   ijoro   riguye.  Hahozeho   itegeko ry’akamenyero rivuga  ngo  ijoro  
    ribanguza  abami  n’abandi; ari  byo  kuvuga ko nta  rugamba rushobora kubaho  
    nijoro; ntibibariye  mu ngamba z’igitero.”
     
    Icyo gihe,  umwiru  wo mu Bazinanshuro (bakomoka  kuri Kazinanshuro)  yabaga 
    yacaniye  igicaniro ibwami, ntikizazime  igihe cyose k’intambara  kigahoraho  
    ijoro n’amanywa.  Abagore n’abakobwa bo muri ako karere birirwaga   baha 
    impumbya  ari byo  kuvuga:  kwahira  ibyatsi  babishyiramo ibishangari byo 
    kugumya  gucanisha  icyo gicaniro.  Ubwo bahaga impumbya,  bakabyina  
    imbyino yitwa “tubarusha   umwami”,   amabango  yayo akabanza  ibihugu  
    byose  bikikije  u Rwanda,  irya nyuma rikaba  irya cya gihugu  cyatewe.

    lcyo  gihe, imfizi y’ubwami  (yimikishijwe   imihango  y’ubwiru  ikaba iri 
    iruhande  rwa cya gicaniro, n’abantu  benshi  bayizinga,  ngo  hatagira  isazi 
    iyikoraho,  bigatuma  iyiyama  cyangwa  izunguza umurizo;  byajyaga  gutuma  
    ingabo zihindagana  ku rugamba.

    Ubwo kandi mu Rwanda rwose abagore  n’abakobwa  bahaga impumbya,  
    igicaniro  cyo kuri buri musozi   kikaba  mu  rugo  rw’umunyacyubahiro 
    uwutuyeho,  yaba  umutware,    yaba  se  undi udatwara  ariko w’umutunzi. Kandi 
    igihe k’intambara,   byari umuziro gucyuza ubukwe, kuburana no kugira  icyo  
    umuntu   agaragaza  cy’urwango.  Ababaga bafitanye inzangano barabirekaga, 

    bakagenzanya neza, bakarindira  ko igitero kizatabaruka.

    Iyo mihango yagirirwaga   igitero; habagaho n’agatero shuma.   Ni ukuvuga 
    igitero kigabwe n’umutware   uyu n’uyu wo ku nkiko, kitaragurijwe n’ibwami.
     Agatero    shuma   kamaraga umunsi umwe mu mahanga. Niba agatero shuma 
    kaneshejwe, si u Rwanda rwabaga runeshejwe; niba kanesheje, si u Rwanda 
    rwabaga  runesheje. Igihe  katabarukaga,   ingabo  ziyerekeraga   uwazigabye,   
    ntizigombe   kujya ibwami.  Na Rwabugiri ubwe yateje udutero shuma   kenshi, 
    ntitubarirwe   mu bitero by’u Rwanda.

    Umwami  ntiyashoboraga  kuba umugaba  w’igitero, cyangwa uw’ingabo  ze bwite,  
    kabone  n’iyo yabaga yajyanye  na zo.  lze bwite zabaga zigabwe n’umutware  w’urugo  
    rw’umwami,  nk’uko  igihe k’Ingangurarugo  zabaga   zigabwe   na   Nyantaba   ya   
    Nyarwaya   cyangwa    Bisangwa   bya Rugombituri,   uko basimburanye  kuri  uwo 
    murimo.  lcyahindukaga   gusa,  ni uko igihe umwami yabaga  ahari,  umugaba  
    w’igitero   yarekaga  kuvugirwa   n’ingoma,   igihe cyose  babaga  bari  ku musozi 
    umwe  bombi.


     3. Ibitsimbanyi n’abanyamihango b’ibwami
     lmitwe   y’ingabo  yakomatanyaga   abaturagihugu   bose,  ubariyemo  na rubanda  
    rwo  ku musozi, ndetse  n’abantu  babaga mu ishyamba.  Igihe  rero igitero  
    cyahuruzwaga,   umugaba  yahuruzaga n’imiryango   y’abaturage   basanzwe,  
    maze umutware   w’umuryango   agategeka  umwe  wo  muri bene wabo  
    utahiwe  n’itabaro  akagenda  akajya  gucungura  abavandimwe   be basangiye  
    na we isambu batuyemo. Igihe cyose igitero cyabaga kikiri mu Rwanda. Noneho 
    abo baturage akaba ari bo bajya gusahura ibitunga ingabo. Buri mutwe wabaga 
    ufite ibitsimbanyi byawo. Igihe bajya gusahura  no  kwaya (kurandura   ibikiri   
    mu  murima),  ibitsimbanyi byagendaga   bihagarikiwe n’abarasanyi,    kugira   
    ngo  bitaza  guhura   n’ababisha   bakabirwanya,    kandi   byo  bitagenewe 
    kurwana.  Ibitsimbanyi   ni byo rero byatungaga ingabo  mu mahanga.

    Uretse ibyo bitsimbanyi kandi, igitero cyajyanaga n’abanyamihango  b’ibwami  
    bahetse mu ngobyi intwaro   z’amoko   yose:   imiheto,   amacumu,   imitana,   inkota. 
    Abo bagendaga   bari kumwe n’umugaba   w’igitero. Igihe umugaba   kanaka  
    yabaga  akeneye  intwaro,   yazaga  ku  mugaba kugabuza ibyo ingabo ze zidafite.  
    Muri iyo mitana bahekaga, harimo uwitwa Nyakiyabo wa Kigeri III Ndabarasa,    
    wahunikwagamo     imyambi    amagana.    Abandi    kandi,    ari   abo   b’ibwami 
    b’abanyamihango, ari n’ibitsimbanyi,   babaga bikoreye imboho z’amasaka, 
    amakoma  n’amamera, abandi bikoreye  amafu,  abandi  bikoreye  insyo, abandi  
    bikoreye  imiganda  n’imihotora. Ibi ngibi byabaga  ari  ibyo  kurema  ingando  ari  
    ryo  cumbi  ry’ingabo, iyo   babaga  bageze  ahantu zigiye kugandika,  ako kanya 
    bagashinga  imiganda,  bakubaka  amazu  mu gihe  kigufiya, bakayasakara. Abasya 
    bagasya, abasanganywe amafu bagashigisha ibikoma cyangwa imisururu. 
    Ingando yaba izahatinda bagasabika, bagasembura, bagahisha amarwa. Bajya 
    guhaguruka bakaremura ibyo bubakishije, bakabihambira bakabijyana.
    Ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri, igihe umwami yabaga ajyanye  n’igitero,  byari 
    byarategetswe ukundi.  Yari yarategetse   ko  umutware   wese  uzajya  atabarana   
    na  we  azajyana  n’umugore n’abana,  kugira  ngo he kuzagira utekereza  ibyo 
    guhunga.  Ati: “Nuhunga ugatererana umugore n’abana,   uzahunga   ujya  hehe,   
    ukwirwe  hehe?” Na we rero ni ko yabigiraga.   Na none ntiyajyanaga abato, 
    badashobokanye na bene izo ngendo.
     
    4. Abakoni n’iminyago
    Ibitero byagabwaga   bijya   kunyaga   ngo bigwize   inka mu Rwanda kabone   
    n’iyo   byabaga bigeretsweho kugarura ibihugu. Twabanje kureba iby’abarasanyi, 
    tumenye rero ko umugaba w’umutwe   yagenaga bamwe muri izo ngabo ze, 
    bagenewe kunyaga, bakaba ikiciro cya kabiri, kitwa abakoni; bakitwaza 
    umuheto n’inkoni yo kuyobora inka banyaze.

    Iminyago ntiyabaga   iy’uwafashe   izo nka, cyangwa ngo ibe iy’umutwe uyu n’uyu 
    uzinyaze, iminyago yose yari iy’umwami.  Yabaye umuntu wese yarinyagiraga, 
    byajyaga gutuma abarwanyi batatanywa n’inyungu y’ikiryango, maze ingabo 
    zikabura epfo na ruguru.  Noneho rero, bamwe bagenerwaga kunyaga ibitari 
    ibyabo bwite, abandi bakagenerwa kurasana, bose bazi neza ko nibarangiza 
    umurimo bagenewe ari bwo bazahabwa ingororano z’iyo minyago. 

    Iminyago yose y’igitero yitwaga umuheto (umuheto w’igitero k’ibunaka). 
    Iminyago yamaraga gufatwa, bakayimurikira umugaba w’umutware ikabarwa, 
    ntihagire   uwiba ngo uwo mubare upfe. Umugaba w’umutwe na we atabarutse, 
    imirasano irangiye yamurikiraga iyo minyago umugaba w’igitero.  N’ubwo umubare 
    wagombaga kugumaho, mu   itabaruka bageze mu Rwanda, bashoboraga kugenda 
    bazigurana, niba ufite inka y’ingumba cyangwa ikimasa, ukabigurana inziza zo mu 
    minyago, umubare ntupfe.
     
    5. Imirwanishirize y’abagaba
     Igihe ingabo zatabaraga ngo zige kurwana, umugaba w’igitero yasigaraga mu 
    nteko: ha handi yabaga aganditse.  Hasigaraga imitwe iringaniye yo kwitega 
    ko inteko y’umugaba yaterwa. Umugaba w’igitero na we bwacyaga yicaye kuri 
    bene ya ntebe ibajwe mu giti cy’umuko agakikira igisabo cyabaga   kirimo ya 
    mana   yerejwe   icyo gitero. Na we yagenzaga   nk’iby’ibwami: kutanyeganyega, 
    kutareba iruhande;kubigira bibwiraga ko byajyaga gutuma ingabo zihungabana, 
    cyangwa zihunga. Naho icyo gihe abagaba b’imitwe, urugamba rwajyaga 
    gutangira   
    bakarema inteko na bo: bakicara ku ntebe ibajwe mu muko, 
    bakarwanisha. Boherezaga ku rugamba itorero rimwe, andi agasigara mu 
    nteko, akikije   umugaba.    Umurasano   wamara   igihe kiringaniye, umugaba 
    agahagurutsa itorero rindi, rikajya ku rugamba gukura abarubanjeho, kugira 
    ngo bagaruke mu nteko baruhuke.  Inteko y’urugamba yaremerwaga ahantu 
    hiherereye, bakareba impande zose ngo ababisha bataza guca ruhinga nyuma 
    bakagota ingabo zitabizi.
     
    Igihe tubwirwa ngo itorero iri n’iri rishotse urugamba, hariho bamwe 
    bakibwira ko ryabaga riremwe gusa n’abantu bajyanye mu itorero, ngo 
    niwumva ijuru bo mu mutwe wa Nyaruguru, ubone ko ari abantu nka mirongo 
    inani cyangwa ijana b’igikogote.   Mu by’ukuri babaga barutaho ubwinshi, kuko 
    buri  murwanyi   ukomeye yabaga ari kumwe   n’abagaragu   be babiri cyangwa  
    batanu, b’intwari bamuherekeje. Bene abo bagaragu babaga ari intwari zizwi 
    bajyanaga ku rugamba na ba shebuja kandi n’umugaba w’umutwe   yabaga 
    abazi, kuko babagamo abantu b’imbere.  Abo ngabo ni bo bahekaga abapfuye 
    n’abakomeretse, abo ari bo bose, ari muri bo, ari no muri ba shebuja. Intumbi 
    bazijyaniraga kugira ngo bazihambe ahantu hiherereye, zidashahurwa 
    n’ababisha.

    Umuntu yagwaga ku rugamba bakarwana ku ntumbi ye birengeje uko 
    barwanaga ku buzima, kuko byabaga ari agaterasoni gushahuranwa uwo 
    mwatabaranye. Uwamaraga kwica umubisha, yaramushahuraga, ngo yerekane 
    ikimenyetso cy’uko yishe koko; yaba atashoboye gushahura, akaba afite abagabo   
    babihamya.   Icyo gihe uwo yahabwaga uruhushya rwo guheta ikigembe k’icumu 
    rye, agahabwa irindi ryo kurwanisha.   

    Niba uwo yishe yaguye mu itsimbiro (aho ngaho ku rugamba), ni byo 
    byabarirwaga kuzahabwa impeta. Igihe abarasanyi babaga basakiranye 
    n’ababisha, habaga ubwo Abanyarwanda   basanga abo babisha bakomeye, 
    cyangwa bazanye impirita.   Ubwo Abanyarwanda bararaganaga, bakirukira 
    icyarimwe: ni byo gukubitwa    inshuro.  lcyo   gihe   ababisha    bibwiraga    
    ko   babanesheje, bakabahomerera; muri iryo homerera, abarusha abandi 
    imbaraga bakagenda babasiga inyuma. Ubwo umwe mu Banyarwanda akavuga 
    ikivugo akigaranzura akarangamira ababahomereye: ni byo bitaga kugaruka.  
    Bagenzi be bumva avuze ikivugo bakigaranzura nka we. Ab’inkwakuzi bari   
    babahomereye    bakayabazwa:    abapfa   bagapfa, abakomereka    bagakomereka. 
    Ababo b’imbaraga nke bajya kuhagera bagasanga ab’inkwakuzi babo batakiri 
    abarwanyi.  Kenshi ndetse baremaga igico abarwanyi   bamwe   bagiraga aho 
    bikinga bagasigara   inyuma, abashotse urugamba bagahunga ari yo bagana; 
    bamara kurenga cya gico bakabona guhagarara.   Abari babahomereye 
    bakamarwa na cya gico batari babonye mbere.

    Kugarukirwa byari ukubiri: uwavuze ikivugo wa mbere, abandi   bagahindukira    
    nka we, yashoboraga    kuvuga   mu   birindiro    bye   ati:   “Zarangarukiye     
    ikanaka.
    ”    Haba   se n’igihe Abanyarwanda baneshwaga, bitari ugukubitwa 
    inshuro bisanzwe: uwaguye impumu akananirwa kwiruka, akaba rero agiye 
    gufatirwa   n’ababisha, abihaze bakamurwanaho    bakazavuga   mu birindiro 
    byabo, ngo “nagarukiye   kanaka cyangwa nimanye kanaka.”  

    6. Abavuzi b’amacumu

     Abavuzi b’amacumu   ni  bo  bari ishingiro ry’igitekerezo. Igihe imirwano yabaga 
    irangiye, ingabo zose zitabarukaga zisanga umugaba w’igitero   mu nteko ye. 
    Ubwo akarekeraho ya mihango y’inteko. Akohereza intumwa ibwami kuvuga 
    gusa iti: “Imirwano yararangiye, twaratsinze!” Iyo ntumwa yitwaga uwo 
    kwahura imfizi
    . Nta rindi jambo yashobraga kuvuga ryerekeye iby’intambara. 
    Umurimo we wari uwo gutuma ibwami barangiza ya mihango y’inteko: ya mfizi 
    yari ku gicaniro ibwami ikahuka; igasubira aho yari isanzwe iragirirwa.

    Naho mu nteko y’umugaba w’igitero, bagatoranya umuntu muri buri 
    mutwe.Uwo muntu akaba azi kuvuga neza, atari   umusinzi, kandi yarishe 
    umubisha nibura umwe muri icyo gitero. Uwo muntu agashyirwa mu ruhame 
    rw’abagaba, bakamubaza imitabarire y’umutwe we. Agahera kuva batanze 
    umugaba, akarondora ibyo   yibuka byose, bakamwibutsa ibindi agakurikizaho 
    imirwanire y’uwo mutwe, kugeza igihe batabarukiye. Buri mutwe bikamera 
    bityo. Abo bantu bakabyitoza, bakavugira kenshi imbere y’abagaba, kugeza 
    igihe bose babona ko babitoye neza. Noneho rero bakabohereza   ibwami ngo 
    bage kubitekerereza umwami batyo.

    Abo bantu bakitwa abavuzi b’amacumu. Bagahabwa abanyacyubahiro 
    babaherekeje, ngo bagende babarinda kunywa inzoga.   Ku nzira bakagenda 
    babaha amata, ngo batagira inyota y’inzoga, kandi bakagendera hamwe 
    babarinze ubutabakuraho ijisho.  Aho bazagerera ibwami bakavunyisha 
    (kuvunyisha ni ugusaba icyanzu, kubonana n’umutegetsi): bakakiranwa ibirori 
    by’abakwe, n’abatware bahari bakabitumirwamo. Buri muntu agahaguruka 
    akavuga ibyivugo bye, yabihetura akarondora rya somo yatoye.   
    Bose bagahetura. Muri iryo somo ryabo bakavuga abishwe, abakomeretse, abishe, 
    ariko bikaba umuziro kuvuga abahunze, abagize ubwoba.

    Abatekereza rero b’ibwami, bafite uwo mwuga w’ibitekerezo, bakakira 
    ayo masomo, bagashimikira kuyitoza, bakayahimbura ngo bayashyiremo 
    uturingushyo two   kuyaryoshya: bakarema igitekerezo batyo. Ni abatekereza 
    rero bahangaga ibitekerezo, ariko ishingiro benderagaho ryari ibyavuzwe 
    n’abavuzi b’amacumu muri raporo y’igitero babaga barazaniye umwami. Ingabo 
    zatabarukaga zikurikiye abavuzi b’amacumu. Zamara kugera hafi   y’ibwami 
    zikagandika. lcyo gihe, abazirimo   bashatse bashoboraga   
    kujya ibwami, ariko ntibageyo nk’abavuye mu ngando: bakigirayo, bagahakwa,
    bakavuga ibindi, ariko   ntihagire ijambo ryerekeye ingabo bahingutsa. Hagize urenga 
    iryo tegeko, imyiyereko yabaga ipfuye, ingabo zigasezererwa zidakoze ibirori, 
    uwo biturutseho akavugwa ko yishe amacumu y’ingabo. Byaririndwaga   rero, 
    uruhushya rwo kugenda wiyoberanyije utyo rugahabwa bake cyane biringiwe.


    IMYITOZO

    1. Sobanura amagambo cyangwa  itsinda  ry’amagambo bikurikira:
    a) Agatero shuma
    b) Ingando
    c) uwo kwahura imfizi
    d) Gukubitwa inshuro
    e) Abavuzi b’amacumu

    2. Mu gitero cyo hambere, vuga inshingano z’aba bakurikira:
    a) Umugaba w’igitero:
    b) Umugaba w’ingabo
    c) Ibitsimbanyi 
    d) Abanyamihango
    e) Abakoni

    3. Ni uwuhe mumaro w’abagore mu gitero?
    4. Iminyago yari iya nde? 

    5. Kuki buri wese atatwaraga icyo yanyaze? 

    2.4.2. Impeta z’ubutwari mu Rwanda rwo hambere
     IGIKORWA

    Wifashishije ubumenyi ufite ku muco n’amateka, kora ubushakashatsi 
    maze  ugaragaze impeta z’ubutwari zo mu Rwanda rwo hambere.


    Mu muco nyarwanda birasanzwe ko uwakoze neza abishimirwa. Ni nako 
    byagendaga iyo urugamba rwarangiraga. Kuva ku ngoma ya Ruganzu Ndoli 
    kugeza ku ya Kigeli Rwabugiri hagiye hatangwa amashimwe cyangwa 
    ingororano ku wagaragaje ubudashyikirwa ku rugamba. Impeta zari zifite 
    amazina yazo bwite; ariko ntizari zifite ijambo rusange nk’uko ubu tuvuga 
    impeta. Iri jambo nanone ryabagaho mu Kinyarwanda cya kera, ariko ubwo 
    ngubwo rikavuga na none ingororano z’uwahese icumu (umuntu w’intwari 
    wabaga wishe umunyamahanga mu gitero, umugaba we yamuhaga uruhushya 
    rwo guheta ikigembe k’icumu rye, kugira ngo mu myiyereko batabarutse 
    bizamubere ikimenyetso cy’uko yishe). Impeta za kera zari eshatu: umudende, 
    impotore no gucana uruti.

    a) Umudende

     Umudende wahabwaga umuntu wishe abanyamahanga barindwi mu bitero 
    kandi yarabagushije mu itsimbiro. Kugusha mu itsimbiro bivuga ko babaga 
    baraguye mu irasaniro aho ngaho, atabakomerekeje gusa ngo bage kugwa 
    ahandi. Si ngombwa ko babaga barishwe mu gitero kimwe: yashoboraga kuba 
    yarabakurikiranyije, mu myaka myinshi wenda.

    Umudende watangwaga n’umwami. Wari ukozwe utya: wari icyuma kimeze 
    nk’umuringa munini, cyangwa nk’inkingi y’umutaka, bakagiheta ngo gishobore 
    kwambarwa mu ijosi; icyo cyuma kitwaga uruti rw’umudende. Kuri urwo 
    ruti rw’umudende batungagaho amashinjo. Ishinjo ryari icyuma gicuzwe 
    nk’umuhunda ariko ucuritse kugira ngo isonga ryawo barihete ku buryo butuma 
    rigira inda izatungwamo uruti rw’umudende. Kandi mu ishinjo bashyiragamo 
    umurebe nk’uwo mu nzogera. 

    Uwabaga yishe abanyamahanga barindwi ntiyahawaga umudende gusa.   
    Yagabirwaga  n’inka nyinshi z’ingororano.
     
    b) Impotore
     Impeta ya kabiri ni impotore ikaba yarambikwaga ku kuboko umuntu w’intwari 
    wishe abanyamahanga cumi na bane baguye mu itsimbiro mu bitero bigabwe 
    n’ibwami. 

    Impotore yo nta mihango yagiraga kandi uyihawe yabaga avuye ku mudende 
    ntiyabaga agishoboye kuwambara. Izo mpeta zombi zambarwaga mu birori no 
    mu bitaramo byazagamo imihigo.

    c) Gucana uruti

    Gucana uruti byari ibirori byagirirwaga intwari yishe umubisha wo mu 
    mahanga wa makumyari n’umwe uguye mu itsimbiro. Ntibyagiraga 
    ikimenyetso cyambarwa, yari imihango y’ibirori by’iminsi itatu cyangwa 
    ine. Intwari yajyaga gukorerwa ibyo birori igakoranya abo bafitanye isano 
    bose n’abagaragu bose ndetse n’inka zabo zose hamwe n’ize. Bakoraniraga 
    hejuru y’umusozi muremure wo mu karere iyo ntwari ituyemo. Umuntu wese 
    waburaga mu birori ntiyongeraga kuzabonana n’iyo ntwari ukundi, bagombaga 
    kuzajya batumanaho gusa ntibazahure ngo umwe arabukwe undi. Ni kimwe 
    n’inka ze cyangwa iz’abagaragu be. Mu baraye kuri uwo musozi ntawasinziraga 
    iryo joro kugeza mu gitondo (kimwe n’inka n’abana bato). Bacanaga umuriro 
    bakazana umwungu w’ibamba bakawotsa ya ntwari ikajya yenyegeza uruti 
    rw’icumu ryayo mu muriro ngo rukongoke maze bakamushunisha kuri 
    wa mwungu, akenyegeza uruti mu ziko, ati: “nishe kanaka”. Iryo joro ryose 
    bigakomeza bityo maze babona umuseke ukitse akarunduriramo agasigazwa 
    k’uruti n’umuhunda, akavuga izina ry’uwo yishe bwa nyuma. Ubwo impundu 

    zikavuga, ingoma zigasuka bakajya gukomereza ibirori mu rugo rwa ya ntwari. 

    Igihe intwari ivuga abo yishe yashyiragamo n’abo yaba yariciye mu Rwanda 
    batabarirwa muri ba 21 b’ibitero. Kuva ubwo, ntiyasubiraga ku rugamba ukundi. 
    Yabaga intwari yogezwa mu Rwanda byonyine. Icyakora uwabaga yahawe 
    ingororano zo gucana uruti yari afite amabwiriza akomeye agomba kubahiriza, 
    kuko iyo yagororerwaga bene kariya kageni, ntabwo yongeraga guhura 
    n’umwami yacaniyeho uruti ngo barebane amaso ku maso kugeza atanze, kuko 
    nta bihanga bibiri bitekwa mu nkono imwe, nta bihangange bibiri mu gihugu 
    kimwe. N’imisozi yahabwaga gutwara akenshi yabaga iri kure y’ibwami nko ku 
    mbibi z’u Rwanda n’ibindi bihugu.

    Kubera izo ngororano zose, zaba izahawe impotore, uwahawe umudende, 
    uwacanye uruti, uwahawe inka y’umuheto n’uwahawe inka y’imirindi zatumaga 
    uwagize ubutwari abiratira abandi mu kivugo cyabimburiga kandi kikanasoza 
    ikintu cyose avuze. Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira kuba 
    intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba.

    Usibye no kubaha impeta z’ubutwari, Ingabo zose zatsinze urugamba, 
    zagabanaga iminyago, ugasanga urugo rufite Ingabo y’igihugu, ari rwo 
    rukomeye. Byatumye u Rwanda rubona abana benshi bagana mu itorero kugira 
    ngo bigiremo ibyo kuba Intwari n’imyitozo njyarugamba. Nuko abitabira kuba 
    Ingabo z’Igihugu baba benshi u Rwanda rugira imitwe y’Ingabo myinshi, ku 

    buryo byakangaranyije amahanga aruzengurutse.

    IMYITOZO 
    Hitamo igisubizo cy’ukuri.

     1. Impeta yarutaga izindi ni:

     a) Impotore
     b) Umudende
     c) Gucana uruti
    d) Zose zaranganaga


    2. Gucana uruti byakorerwaga
    a) Intwari yishe umubisha wo mu gihugu cyayo wa makumyabiri 
    n’umwe.
     b) Intwari yishe abantu benshi kurusha izindi.
     c) Intwari yishe umubisha wo mu mahanga wa makumyabiri n’umwe.
     d) Intwari yishe abanyamahanga barindwi.
     
    3. Ikivugo k’intwari yo hambere cyarangwaga:

     a) N’ibigwi, ibirindiro n’ibindi bikorwa by’ubutwari.
     b) No kwivuga ibyo itakoze kugira ngo ishimwe.
     c)  No gusingiza inyamaswa n’akamaro kazo.
     d)  No kuratira abandi akamaro k’umwami n’abatware.

    4. Subiza yego cyangwa oya 
    a) Umudende wajishwaga mu nzu umugore n’umugabo bararagamo.      
    b) Kugusha mu itsimbiro bivuga kugusha mu irasaniro.       
    c) Intwari icana uruti yavugaga abantu yiciye mu Rwanda gusa.     
    d) Uwaburaga umwanya wo kuza mu birori by’uwacanye uruti, 
    yaramusuraga bakaganira.  
    e) Umwungu w’ibamba wabaga uryohereye.      

    5. Simbuza ijambo riri mu mukara tsiri irindi bivuga kimwe 
    riri mu mwandiko.

     a) Kutubahiriza imihango y’umudende byari gutuma uwambaye apfa 
    imburagihe.

     b) Mu ijoro ryo gucana uruti ntawagohekaga.
     c) Umudende wahoraga umanitse ku nkingi mu nzu.
     d) Kugwa mu irasaniro cyabaga ari ikimenyetso cyo gutsindwa.
     e) Uwaba yarahize abandi ku rugamba bamuhaga igihembo 

    k’ishimwe.

    II.5.  Ibyivugo by’ingabo
     IGIKORWA

    Soma umwandiko ukurikira witegereze imiterere yawo ukore 
    ubushakashatsi usubize ibibazo byawubajijweho  hanyuma ugaragaze 
    inshoza n’amoko y’ibyivugo by’ingabo

    Inkatazakurekera
     Inkatazakurekera ya Rugombangogo
     Ndi intwari yabyirukiye gutsinda,
     Nsiganirwa nshaka kurwana
     Ubwo duteye Abahunde, 
    Nikoranye umuheto wange
     Nywuhimbajemo intanage  
    Intambara nyirema

    Igihugu cy’umuhinza nakivogereye.

    Umukinzi ampingutse imbere n’isuri, 
    Umurego wera nywuforana ishema
     Nywushinzemo ukuboko ntiwananira, 
    Nongeye kurega inkokora 
    Nkanga umurindi hasi, ndarekera
     Inkuba zesereza hejuru y’icondo,
     Ikibatsi kiyica hejuru mu rubega
     Intoki zifashe igifunga zirashya
     Imisakura imucamo inkora,
     Inkongi iravuga mu gihengeri.
     
    Mu gihumbi ke inkurazo zihacana inkekwe
     Inkuku yari afite ihinduka umuyonga!
     Agera hasi yakongotse
     Umubiri we uhinduka amakara,
     N’aho aguye arakobana
     Nk’ukubiswe n’iyo hejuru. 

    Ababo batinya kumukora,
     Bati : “Ubwo yanyagiwe n’Inkotanyi cyane, 
    Nimumureke mwe kumukurura
     Ibisiga bimukembere aho”
     Na byo bimurara inkera, 
    Bimaze gusinda inkaba,
     Byirirwa bisingiza uwantanagiye
     Imbungiramihigo sinahagararwa hagati nk’abatagira ishyaka,
     Ishyamba ry’umwimirizi ndiremamo inkora.

     Ibibazo:
     a) Sobanura amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko: kurekera, 
    Rugombangogo, insinganirwa, kwikorana umuheto, nywuhimbaje 
    intanage, nakivogereye, umurego wera, icondo, inkora, mu gihumbi, 
    inkotanyi cyane, gukemba.

    b) Ukurikije imiterere  y’uyu mwandiko, wavuga  ko uyu  mwandiko  ari iyihe 

    ngeri y’ubuvanganzo?Tanga inshoza ya  bene iyo ngeri y’ubuvanganzo.

     c) Iyo ngeri y’ubuvanganzo ibamo amoko  angahe? Yavuge  kandi  uyasobanure.

     II.5.1.  Inshoza y’ibyivugo by’ingabo
     Ibyivugo ni ubuvanganzo nyarwanda bwahimbirwaga kurata ubutwari 
    bw’ingabo. Nyiri ukwivuga yashakaga kugaragaza ubutwari yagize ku rugamba 
    cyangwa umugambi yiyumvamo wo kuzaba intwari mu bihe bizaza, akihimbira 
    ikivugo cyangwa agashaka ukimuhimbira, akagitora kikagaragaramo ubutwari 
    bwe. Ibyo bishaka kuvuga ko abagabo bose batari abahanga mu guhimba 
    ibyivugo. Hariho intiti kabuhariwe zahimbiraga n’abandi ibyivugo. Mu Rwanda 
    rwo hambere, umugabo nyamugabo, yarangwaga no kugira ikivugo ke. 

    Ibyivugo birangwa n’uko uwivuga yirata ubutwari yagize ku rugamba kandi 
    agasingiza n’intwaro ze. Mu byivugo, uwabaga yarambitswe impeta z’ubutwari 
    na we yarabyirataga mu gihe yivuga. Ibyivugo birangwa n’ibigwi n’ibirindiro

     Ibigwi
    : Ni umubare cyangwa se amazina y’abanzi nyiri ukwivuga yatsinze ku 
    rugamba ndetse n’aho yabatsinze. Ubusanzwe ikigwi ni aho umuntu yiciye 
    umwanzi.
     Ibirindiro: Ni ibikorwa by’akataraboneka uwivuga yagaragarije ku rugamba 
    nko kwimana no kugarukira ingabo bagenzi be (kuzirengera) gutahana 
    iminyago, kwibasira abanzi…

    Uwivuga ashobora kubanza kuvuga izina rye agakurikizaho irya se hagati 
    y’umukarago wa mbere n’uwa gatatu. Ayo mazina ashobora kuba nyayo ariko 
    akenshi aba ari ibisingizo bya nyiri ikivugo cyangwa igisingizo ke gikurikiwe 
    n’icya se. Mu kivugo hagati umuntu ashobora kugenda arobekamo ibindi:

     Izina risingiza(igisingizo)
     Ngenera (ya, wa, rwa, wa…)
     Icyuzuzo (izina rya so cyangwa ry’ikitiriro)
     Ndi (inshinga)
     Ruhamwa (icyo ufitiye ubuhanga)
     Ibikorwa wagize
     
    II.5.2. Ubwoko bw’ibyivugo by’ingabo

     Ibyivugo by’ingabo birimo amoko abiri: Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo 
    by’imyato.  

    a) Ibyivugo by’iningwa

     Ibyivugo by’iningwa ni ibyivugo bigufi bishyirwa mu mikarago akenshi itarenze 
    icumi iba ibumbiye mu ibango rimwe kandi biba bivuga ku ngingo imwe. 
    Ibyivugo by’iningwa ni ibya kera cyane kuko byamamaye ku ngoma ya Ruganzu 
    Ndoli.

    Ingero z’ibyivugo by’iningwa:

     Rutajabukwa n’imitima
     
    Rutajabukwa n’imitima,
     Ingamba zimisha imituku, rwa Nyirimbirima; 
    Ndi intwari Inkotanyi yamenye. 
    Yanshinze urugamba rukora amaraso,
     Ati: “Rwampingane!”
     Nti: “Ndi Rukaragandekwe,
     Nangana n’ababisha
     Iyo duhuye ndarakara.”
     (Kampayana ka Nyantaba
     Itorero: Ibisumizi
     Umutwe: Ingangurarugo.
    )
     
    Inshyikanya ku mubiri ya rugema ahica

     Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica, 
    Icumu ryera ikigembe nariteye umuhima kuri gakirage, 
    Akirangamiye ubwiza ndarimugabiza riramugusha nk’ubukombe bw’ intare;
     Mbonye uko rimubaga ndamushinyagurira,
     Nti: « Aho si wowe wenyine, n’uw’ i Bunyabungo ni uko namugize. »
     
    b) Ibyivugo by’imyato
     Imyato ni aho wagiye ugirira akamaro. Ni ibyivugo biciyemo ibice ku buryo 
    bugaragara. Ubu bwoko ni bwo bwiganje kuva ku ngoma ya Yuhi Gahindiro 
    kugeza kuri Kigeli Rwabugiri.

    Mu gihe k’ibitaramo by’imihigo, ibyivugo by’imyato cyanecyane bisozwa 
    n’umusibo (agace ko gusoza kareshya n’iningwa, kakavugwa nyiri ukwivuga 
    ari bugufi y’ikibindi kirimo inzoga y’abahizi). Ibyivugo by’imyato birangwa 
    no kuba ari: birebire gusumba ibindi byose, bigiye bigabanyijemo amabango 
    bita “imyato”, bigaragaramo ibigwi n’ibirindiro, bivuga ku ngingo nyinshi kandi 
    bigaragaramo uturango nyabusizi n’imvugo ikoresha amagambo yihariye mu 
    byivugo (ihitamo ry’amagambo akoreshwa ku rugamba). 

    Uwivuga yitakuma afite icumu, asukiranya amagambo vubavuba. Biba byiza 
    iyo afite n’ingabo mu ntoki maze akivuga asa n’uwizibukira imyambi cyangwa 
    amacumu y’umwanzi.
    Uwadukanye guhimba ibyivugo by’imyato ni Muvubyi wa Mutemura, wo mu 
    mutwe w’Abakemba mu rugerero rw’i Munyaga rwari rukumiriye inkiko y’i 
    Gisaka. Iyo witegereje neza usanga hari inzira ebyiri Muvubyi yaba yarahereyeho 
    yadukana iyo mihimbire:
     
    Ingabo z’i Gisaka barasanaga zitwaga Abatishumba zari zifite ibyivugo byabo 
    birebire byasumbaga iby’Abanyarwanda.

    Mu Rwanda hari amazina y’inka yahanzemo imivugo; Muvubyi rero ashobora 
    kuba yaribukijwe n’uburebure bw’ibyo byivugo by’Abanyagisaka, agashaka 
    kubigana ngo ahimbe ibirebire, ndetse akabatebya yiganiramo n’amazina 
    y’inka.

    Nyuma ye, uwabanje kumukurikiza agahimba na we iby’imyato yabaye 
    Rwabigugu rwa Kanyaruguru wo mu itorero Uburunga II ryo mu mutwe 
    w’Abakemba. Ibyivugo by’imyato ntibyahimbwaga n’ubonetse wese, byari 
    umurimo w’abahimbyi b’intiti. Barihimbiraga ubwabo, bagahimbira n’abandi 
    babisabye cyangwa bakabihimbira kubitura umwami n’abatware babo.

    Ikitonderwa
     Ibyivugo bya kera byibandaga cyane ku rugamba. Aho insanganyamatsiko 
    y’urugamba imariye gutakaza igihe cyayo, havutse kandi n’ibyo twita 
    amayingabyivugo (ibyivugo ku nzara, ku nyamaswa, kuri ruswa, ku mbeba,…) 
    nyuma y’ibyo,  Abanyarwanda batangiye guhanga ibihangano bijya kugirana 
    isano n’ibyivugo ariko atari byo icyakora ibyivugo by’ubu, hari ingingo 
    zitandukanye bishingiraho nk’uburezi, siporo, ibikorwa byo kwicungira 
    umutekano no kuwucungira abandi, ikoranabuhanga, iterambere n’ibindi. 

    Urugero rw’ikivugo cyo muri iki gihe:
     Mugabo ukunda aband
    i
     Mugabo ukunda abandi wa Rudacogora
     Ndi umusore uhorana ishema
     N’ubushake bwo kuba ingenzi.
     Nahuye n’umushonji murusha impamba
     Arampagarika, arantabaza, 
    Ati: “Wa mwana we ko nkureba
     Nkabona usa n’uwarezwe neza
     Ugaragaraho n’imico myiza
     Utakwirengagiza ubabaye,
     Ntabwo wareba icyo umarira?
    Ko ubona ibyange bimeze nabi,
     Nkaba  nta ntege zo kugenda
     Kubera intindi y’inzara nshonje 
    Kandi iwacu ari kure cyane!”
     Mugirira impuhwe muha ku byange,
     Abona guhembuka aragenda
     Musezeraho ndikomereza.
     Cyahimbwe na Rusakara, (UNICEF, Dukunde amahoro, 1996)
     
    IMYITOZO

     1. Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo by’imyato bihuriye ku ki? 
    Bitandukaniye he?
     2. Tandukanya ibyivugo byo hambere n’ibyo muri iki gihe.
     3. Hanga ikivugo wirata ibyiza wakoze cyangwa ibikorwa  wagezeho, 
    maze ukivuge imbere ya bagenzi bawe ugaragaza isesekaza. 
    Ikivugo cyawe  ntikirenze imikarago  makumyabiri.

    II.6. Umwandiko: Inka ya Rumonyi









    2. 6.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

     IGIKORWA

    Soma umwandiko “Inka ya Rumonyi”, ushakemo amagambo 
    udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu 
    mwandiko wifashishije inkoranyamagambo.


     IMYITOZO

     1. Shaka mu mwandiko amagambo afite ibisobanuro bikurikira:
     a) Itajya ipfusha ubusa na rimwe amacumu yayo; ntihusha na rimwe.
     b) Kugusha mu mazi rwagati. 
     c) Urusobe rw’imirishyo.
     d) Imitako yo gutungukana mu myiyereko
    e) Zikishima umuvuduko.
    2. Huza amagambo yo mu ruhushya A n’ibisobanuro byayo biri mu 
    ruhushya B

     

    2.6.2. Gusoma no  kumva umwandiko

    Ongera usome umwandiko“ Inka ya Rumonyi” hanyuma usubize ibibazo 
    byawubajijweho:

    a) Ubwiza bw’inka ya Rumonyi bugaragazwa n’iki?
    b) Ubudahangarwa bwayo ni ubuhe ?
    c) Ni iki kimenyekanisha ko inkuba z’i Murambi zihagurutse?
    d) Inka zidahonoka inka ya Rumonyi ni izihe?
    e) Ibirori byo kumurika inka byaberehe hehe?

     

    2.6.3. Gusoma  no gusesengura umwandiko
     Ongera usome umwandiko“ Inka ya Rumonyi” hanyuma usubize ibibazo 
    bikurikira:

    a) Garagaza ingingo z’ingenzi zigaragara muri uyu mwandiko
    b) Garagaza ingingo z’umuco n’iz’amateka ziri muri uyu mwandiko.
    c) Garagaza ingingo z’amateka muri uyu mwandiko.
    d) Muri rusange, ni iyihe nyigisho mukuye ku nka ya Rumonyi?

     

    II.7.  Amazina  y’inka
     2.7.1. Inshoza n’imiterere by’inganzo y’amazina y’inka
     IGIKORWA

     Ongera usome  umwadiko “Inka  ya Rumonyi”, witegereza imiterere 
    yawo. Uhereye ku miterere yawo, kora  ubushakashatsi   utahure ishoza  
    n’imiterere by’inganzo y’amazina y’inka. 

     1. Inshoza y’inganzo y’amazina  y’inka

     Amazina y’inka yagereranywa n’ibyivugo by’inka. Inka z’inyambo batangiye 
    kuzirata cyane mu mivugo kuva kera, ariko imihimbire y’amazina y’inka yaje 
    kwamamara ku ngoma ya Yuhi Gahindiro ahagana mu mwaka wa 1800. Kuva 
    icyo gihe ni bwo abahanga mu byo kwita inka: abisi batangiye kurebera inka mu 
    bwenge, bakaziremesha ingamba. Inka baziremyemo imitwe bakayirwanisha. 
    Buri mutwe wari ubangikanye n’umutwe w’ingabo nk’uko bigaragarira kuri iyi 
    mbonerahamwe.



    Buri mutwe wabaga ufite ibyiciro bitatu by’inka:
    – Amashyo y’inka yaremwe n’umutware w’ingabo, amwe ari ay’inkuku 
    andi ari ay’inyambo.
     Amashyo y’abakomeye bari abatunzi bo mu mutwe w’ingabo.
    – Inka z’imbata. Izo zari inka za rubanda bo mu muri uwo mutwe w’ingabo. 
    Inka ntizari ingabane, ni izo umuntu yabaga yarihahiye ku giti ke. Izi nka 
    bazitaga kandi inka z’ibiti.

    Muri izi nka zose izo umwisi yitaga ni inyambo. Abisi barwanishaga Ibihogo 
    (ubushyo bwaremwe butowe mu Rwanda) n’Amagaju (ubushyo bwaremwe 
    butowe mu minyago ivuye mu mahanga nko mu Ndorwa cyangwa Ankole). 
    Umwisi yabaga agiye kwita nk’ubushyo bwo mu mutwe w’Ibihogo akabuteza 

    umutware w’inyambo, akabuteza umutahira n’abarenzamase bo mu bushyo 
    bw’amagaju. Umwami n’umutware w’ingabo, umwisi yirindaga kubateza 
    inyambo cyangwa kubitirira kuko ibyo byari ukubapfobya no kubahinyura.
     Umutware w’inyambo nubwo umwisi yashoboraga kumwitirira yari umutegetsi 
    ukomeye. Yashyirwagaho ngo agenge inyambo zose zo mu mutwe w’inka uyu 
    n’uyu. Ubwo butegetsi yaburagaga umwana we, bakagenda basimburana mu 
    bisekuruza byabo. Umutware w’ingabo na we yashoboraga kunyagwa ingabo, 
    akaba anyagiweko n’umutwe w’inka bibangikanye. Umutware w’inyambo we 
    ntiyanyagwaga; yari ashinzwe guhora yorora inyambo, akagenda azongera 
    mu ibangurira ry’inkuku ku mfizi z’inyambo. Bwari ubumenyi umuryango we 
    ushinzwe ku ngoma zose.
     
    2. Imiterere y’amazina y’inka

     Amazina y’inka yarangwaga n’imiterere yayo. Agira injyana ipimye 
    n’iminozanganzo itandukanye.
     Injyana
     Mu mazina y’inka, abisi bavumbuye inganzo ishingiye ku ipima rigendera ku 
    kabangutso. 
    Bitewe n’ubuhanga bwabo, Nkibiki, Ndangamira na Bikungero bafite injyana 
    bihariye zikaba zitwa hakurikijwe amazina yabo.

    Injyana Bi
    : igizwe n’utubeshuro 12                           —u—u—u—u   = 12   
    Injyana Nki: igizwe n’utubeshuro 10                        u—u—u—u—u   = 10
    Injyana Nda: igizwe n’utubeshuro 9                         —u—u—u   = 9
                                    
     Bene izi njyana ni zo bita fatizo naho injyana yungirije iba ipanzwe uko bashatse 
    ku buryo yuzuza utubeshuro twa ngombwa ariko tudatondetswe dutyo.

    Ni ukuvuga imikoreshereze y’ubutinde bw’inyajwi. Wakwibaza uti: “Bapimye 
    bate amagambo?” Reka tugendere kuri uru rugero kugira ngo dushobore 
    kubyumva.

    Rutiimiirwa ziri mu mihigo
     Iyo witegereje ubona muri uyu mukarago ko umugemo wa mbere ubangutse, 
    uwa kabiri n’uwa gatatu ikagira ubutinde bunimbitse, ikurikiyeho yose ntigire 
    ubutinde. Akabangutso kakaba gahwanye n’inyajwi ibangutse, naho inyajwi 
    inimbitse ikagira utubangutso tubiri. Uru rugero tumaze kubona rubara 
    utubangutso 12. 

    Ikitonderwa:

     Mu ibara ry’utubangutso, iyo inyajwi ebyiri zikurikiranye, iya mbere iburizwamo 
    kandi inyajwi itangira umugemo ntibarwa nk’uko bigaragara ku majwi yagiye 
    ashyirwa mu dukubo.

    Ubwiza bw’amazina y’inka bushingira ku buhanga bwo gukurikiranya 
    ibitekerezo no ku isubirajwi, ku isubirajambo, ku mibangikanyo, ku buryo 
    bwo kugenekereza, ndetse no kureshyeshya intondeke. Mu mazina y’inka 
    bahagikamo ijambo cyangwa injyano z’amagambo zigize ibisingizo. Igisingizo 
    muri ubu bwoko bw’ubuvanganzo bw’ amazina y’inka kitwa ingaruzo, mu 
    bisigo igisingizo bakakita indezi.
     
    IMYITOZO
     1. Amazina y’inka ni iki?
     2. Hanga izina ry’inka wigana “ Inka ya Rumonyi”, urifate mu mutwe 
    maze useruke imbere ya bagenzi bawe uvuga iryo zina ry’inka 
    wahanze.
     
    II.7.2. Imvano y’amazina n’imyitire y’inyambo
     Igikorwa

     Jya mu isomero ukore ubushakashatsi utahure imvano y’inganzo 
    y’amazina y’inka n’uko byagendaga kugira ngo umwisi yite inka. 


    1. Imvano y’inganzo y’amazina y’inka.
     Mu Rwanda rwa kera inka yari ifite agaciro gakomeye cyane. Inka yari 
    ikimenyetso cy’ubukire, ni yo yari ifaranga ry’ubu, ni yo yari ipfundo ry’ubuhake. 
    Iyo wahakwaga ugacyura igihe bakakugororera, bavugaga ko ucyuye umunyafu 
    cyangwa se ko ucyuye ubuhange ugabanye bwa mbere kwa shobuja. Tuzi neza 
    ko ubuhake bwarambye mu Rwanda nta handi bwari bushingiye usibye ku nka. 
    Ubuhake rero bwahambiraga umugaragu kuri shebuja ugasanga baribereye 
    nk’akaremo n’umuse, umugaragu akitwa umuntu wa shebuja, akamwirahira 
    igihe cyose amushima kumuhaka. Ubuhake bwavunnye benshi kugeza 
    babuvugiyeho. Bamwe bati: “Ubuhake burica; ubuhake bujya kukwica buguca 
    iwanyu; ubuhake bwananiranye bukukisha umugabo ikijyaruguru”. Ariko na 
    none hari abo bwatoneshaga bakagashira nka Gashamura bati: “ubuhake bwa 
    cyane bukunyaza mu ngoro”. Ubuhake kandi bwateraga ubwibombarike, bati: 
    “Iyo ubuhake bwateye hejuru uratendera”. Ariko kandi ngo uwafataga nabi 
    abagaragu yarabigayirwaga; umugaragu wahemukiraga shebuja yaragayikaga. 
    Uwabaga ahatse abagaragu yagombaga kubagoboka bari mu byago. Umugaragu 
    na shebuja babaga bafitanye ubumwe bwafatiye ku nka, ari magara ntunsige. 
    Iyo ubwo bumwe bwazagamo agatotsi ku mugaragu, shebuja yaramunyagaga, 
    naho byaba biturutse kuri shebuja, umugaragu akamwimura akajya gukeza 
    ahandi.
     
    Intwari yo ku rugamba yagororerwaga inka ikitwa inka y’ubumanzi. Ubaye 
    ikigwari na we ku rugamba yatangaga ikiru k’inka, iyo nka ikitwa inka 
    y’imirindi kuko yahunze urugamba, agatererana bagenzi be. Inka yungaga 
    inshuti, uwahemukiye undi mu bintu bikomeye akamuha ikiru k’inka. Inka 
    yahuzaga inshuti n’imiryango kuko abahanaga inka babaga babaye inshuti 
    magara.

     Inka bayikwaga umugeni. Umusore wabaga adafite amikoro yo kubona inka 
    yashoboraga gutenda, agakora imirimo izahura n’icyakwitwa agaciro k’inka 
    kugira ngo umukobwa wa naka yakunze amwegukane. Umukwe mukuru ati: 
    “Turabakwera umunani cyangwa se mudutegeke ikindi”. Umusore wabaga 
    yaraye arongoye baramubyukurukirizaga inka zikamukamirwa. Mu itwikurura 
    ry’umugeni bazanaga amata. Inka yari ifite akamaro kanini mu muco 
    w’Abanyarwanda. 

    Umubyeyi yarabyaraga bajya kumuhemba bakazana amata. Umwana 
    iyo yashyinguraga se cyangwa sekuru yahabwaga inka y’inkuracyobo 
    (inkuramwobo). Umwana washyinguraga nyina cyangwa nyirakuru byitwaga 
    gukamira nyina cyangwa nyirakuru. Mu mihango yo kwera hazagamo ibyerekeye 
    kujya ku kibumbiro, hakazamo n’ibyo guha amata abana b’uwatabarutse. Mu 
    ndamukanyo z’abanyarwanda dusanga abantu bifurizanya gutunga bati: 
    “Gira inka”, usubiza ati: “amashyo n’amagana” cyangwa bati: “amashyo”, 
    usubiza ati: “Amashongore!”

    Abanyarwanda bagenaga  ibihe by’umunsi bihura n’amasaha y’iki gihe bafatiye 
    ku nka:
     Inka zivuye mu rugo: aho ni nko mu masaa moya;
     Inka zikamwa: aho ni nko mu masaa moya n’iminota 15, ubwo ziba zikamirwa 
    ku nama;
     Inka zahutse: aho ni nka saa mbiri;
     Inyana zahutse: aho ni nka saa mbiri zirengaho duke;
     Inyana zitaha: nko mu masaa yine;
     Mu mashoka: nko mu masaa saba;
     Inka zikuka cyangwa mu makuka: nko mu masaa munani;
     Inyana zisubira iswa: nko mu masaa kenda;
     Inka zihinduye: nko mu masaa kumi; 
    inyana zitaha: nka saa kumi n’imwe;
     Inka zitaha: nka saa kumi n’ebyiri n’igice;
     Inka zikamwa: nko mu masaa moya.

    Hari ubuvanganzo bwavutse bufatiye ku nka. Ubwo buvanganzo ni ubu 
    bukurikira:

    Amahamba: indirimbo zaririmbwaga n’abashumba bacyuye inka. Izo ndirimbo 
    zirazwi mu Rwanda hose.
     Amabanga cyangwa amahindura: indirimbo abashumba baririmbaga inka 
    zirisha, zitaha, batarazikata inkoni ngo ziboneze zitahe.
    Inzira: indirimbo zaririmbirwaga inka mu gihe zabaga zigana amabuga 
    cyangwa ibibumbiro.
     Indama: indirimbo baririmbaga mu gihe inka zabaga zibyagiye ahantu, 
    bazishoye amabuga cyangwa ibibugazi. Izo ndirimbo hari ubwo zaririmbwaga 
    mu minsi mikuru, bamurika inka. Icyo gihe abagore n’abakobwa bahimbazaga 
    izo ndirimbo baziha amashyi.
     Ibyisigo: indirimbo zo mu gihe cyo kudahira. Basingizaga amazi ahiye hamwe 
    n’inka zabaga zayashotse.
     Imyama (imyoma): indirimbo zaririmbwaga mu gihe k’impeshyi, inka zigisha 
    (zigana ahari ubwatsi).

    2. Imyitire y’inyambo

     Iyo ubushyo bw’ inyambo bwamaraga kubyara uburiza, umutahira w’inyambo 
    yatumiraga umwisi mu bo azi b’abahanga akaza akazitegereza neza, maze 
    akazita, akaziha inshutso. Umwisi ntiyashoboraga kwanga kwita inyambo 
    kuko wari umurimo ashinzwe yabazwaga mu Gihugu. Ariko igihe yabonaga 
    afite impamvu yashoboraga kwanga bakamurega ibukuru, hakaba urubanza 
    agasobanura impamvu yamubujije. Izo mpamvu zabagaho cyanecyane iyo 
    yabaga yaraje mbere bakamufata nabi cyangwa bakamugororera inka mbi. 
    Iyo yabaga aje rero, babaruraga inyambo z’ingegene zo muri ubwo bushyo 
    bakazimumurikira. Ubwo rero ziba zitarakura ngo zigaragaze izaba nziza, nuko 
    zose akazita amazina, imwe izina ryayo indi iryayo. Uko ahimba, abarenzamase 
    bakamuba iruhande bakabitora. Umwisi ntiyagombaga gutora ibyo ahimba 
    byose, na we ubwe iyo yashakaga kubimenya yagendereraga abarenzamase. 
    Ayo mazina y’inyambo zivutse ari uburiza akitwa inshutso

    Nubwo inshutso zabaga ari nyinshi, umwisi yerekanaga ko ari ubushyo bumwe 
    yise, abigaragariza mu mabango ya buri nshutso ashyiramo ijambo rimwe gusa 
    uzajya usanga mu nshutso zose z’ubwo bushyo. Aho ni ho ubuhanga bw’abisi 
    bwari bushingiye. Iryo jambo rikitwa “impakanizi y’ubushyo.” Umwisi 
    yamaraga kuziha inshutso agataha. Ubwo bamuhaga inka y’intizo ikamwa
    yamara kuyitekesha akayisubizayo. Iyo ubushyo bwa za nyambo bwamaraga 
    kubyara ubuheta, za nshutso zabaga zimaze gukura bazita ibihame. Izirusha 
    ubwiza zose y’inyamibwa ikaba imaze kugaragara. Ubwo rero bahamagaraga 
    umwisi wari warazihaye inshutso ngo aze yuzuze umurimo we. Ubwo yitaga 
    iy’indatwa muri za mpete, akayisingiza, akayiha izina ry’umuzinge, ari byo 
    kuvuga  ibice byinshi. Ya ndatwa yabaga isanganywe ya nshutso yayo, nuko 
    iyo nshutso igaherukwa n’interuro y’umuzinge kandi igaherukira aho kwitwa 
    inshutso igasigara yitwa impamagazo

    Izisigaye zo muri ubwo bushyo zigahamana inshutso zazo. Wakumva bavuga 
    ngo bazacutsa inka ya runaka, ukamenya ko yabaye indatwa y’ubushyo ko 
    yagize izina ry’umuzinge. Igisingizo (igice) cya kabiri cy’umuzinge ayihaye 
    kikitwa impakanizi. Ibindi bisingizo (bice) bikitwa imivugo. Igisingizo (igice) 
    cya nyuma kikitwa umusibo (iyo cyabaga gisingiza ya ndatwa y’isonga yonyine) 
    cyangwa imivunano (iyo cyabaga gisingiza za ndatwa zose yari yarahaye 
    inshutso mu ikubitiro). Yamaraga gusoza uwo murimo wose wo kwita inyambo 
    bakamuha inka y’ingororano akayicyura ikaba iye y’ishimwe

    IMYITOZO
     1. Izina ry’inka rigizwe n’iki?
     2. Sobanura amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo akurikira:
    a)  Gutenda 
    b)  Inka y’ubumanzi
    c)  Inka y’inkurarwobo
    d)  Inka y’imirindi
    3. Sobanura imvo n’imvano y’amazina y’inka.

    2.7.3. Imyororokere n’imitegekere by’inyambo
     IGIKORWA

     Jya mu  isomero ukore  ubushakashatsi   utahure uko inyambo zororokaga 
    n’uko zategekwaga (abari  bashinzwe inyambo ni bande?) 


    1. Imyororokere y’inyambo

     Kugira ngo inyambo zigwire mu Gihugu, umutware w’inyambo yagendaga 
    azongera mu ibangurira ry’inkuku ku mfizi y’inyambo. Ubwo bumenyi bwari 
    ukubiri:

    -Uburyo bwa mbere bwari ubwo kubangurira amashashi y’inka 
    z’inkuku        ku       mfizi   y’inyambo, izo zibyaye zikitwa ibigarama. Ibyo 
    bigarama na byo bikazabangurirwa ku mfizi          y’inyambo, izivutse 
    zikitwa inkerakibumbiro. Izo nkerakibumbiro zabangurirwaga ku 
    mfizi   y’inyambo 
    zikabyara imirizo cyangwa ibisumba (iyo ari izo mu 
    mutwe w’inka utigeze ingegene). Imirizo cyangwa ibisumba zamaraga 
    kubangurirwa ku mfizi         y’inyambo hakavuka noneho inyambo zuzuye 
    bitaga ingegene.
     Uburyo bwa kabiri bwari ubwo kubangurira inyambo z’ingegene ku 
    mfizi   y’inkuku
             zikabyara ingegene.  

    Icyababwiraga inyambo ni uko zari zifite umubyimba munini n’amahembe 
    maremare. Icyo bakundiraga inyambo ni ubwiza bwazo. Bazimurikaga mu 
    birori, barazitoje uko zigenda no kudakangarana mu birori. Umutware 
    w’inyambo we yabiragaga abana be kugira ngo imihindagurirwe y’abatware 
    b’inyambo idatuma ubumenyi bw’imyorokere y’inyambo buhungabana.  
    Kuzivanga n’inkuku byari ugutuma inyambo zigumana ubwiza bwazo kugira 
    ngo budacika. 

    Uko babanguriraga ubushyo bw’inyambo z’ingegene
     Amashashi y’inyambo yararindaga ntibahere ko babangurira irinze yose ahubwo 
    bakayihorera ikarinduka. Aho bazashakira ko zibangurirwa bakazishora ku 
    iriba rihiye (iriba rifite amazi y’urwunyunyu rukaze).

    Bazishoraga kuri iryo riba maze inka iryuhiweho igahodoka (ni ukugira 
    icyokere mu mubiri kiyitera ubuzinukwe bw’ayo mazi). Igihe zikiyumvamo 
    ubuhodoke bazishoraga ku mazi ahiye zikayanga zikishakira amazi asanzwe 
    kugira ngo azigabanyemo icyokere ziyumvagamo. 

    Ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro, amariba ahiye kurusha andi yari atatu (3):
     a) Iriba rya Rushya rwa Nyamirango (mu Bwishya  muri Repubulika Iharanira 
    Demokarasi ya Kongo).
     b) Iriba rya Mupfu (mu Bunyambiriri muri Musebeya mu Karere ka 
    Nyamagabe).
     c) Iriba rya Ngugu (mu Mutara).

    Bavuga ko iryo riba rihiye rihotora. Ubwo buhodoke bwamaraga iminsi myinshi 
    ndetse bikageza no ku kwezi cyangwa amezi abiri. Iyo inka yuhiwe mu iriba 
    rihiye yakamwaga, yagiraga iyayumo (igabanya umukamo), uko ubuhodoke 
    bwagendaga buyishiramo yaragishiraga (yagaruraga umukamo buhorobuhoro. 
    Bitewe n’uko amariba yabaga kure, gukora urugendo bajyayo ni byo bitaga 
    kurekera.” Abashumba bakoraga urwo rugendo bakitwa“abarekezi.” Iyo 
    inyana yararaga ukubiri na nyina kubera urwo rugendo babyitaga “kurara 
    iragwe.
    ” Habaga ubwo inka igenda ijoro ryose ishaka iyayo, ari byo bitaga 
    guhomora.” Gusukura iriba bavanamo umuvu, babyitaga “kweza iriba.” Iriba 
    ryabaga rituje ryitwaga“umugwimo.” Guhabwa umwanya wo kuhira, byitwaga 
    guhana umurambi.” Isibo yo kurwanira umurambi, ikitwa “inkomati.” 
    Iyo rero ubuhodoke bwarangiraga, ubushyo bwose bwuhiwe ya mazi ahiye 
    bwarindiraga icya rimwe bagahera ko babangurira zikabyarira rimwe. Aha rero 
    ni ho batumiraga umwisi akaza kwita izina.
     
    2. Imitegekere y’inyambo mu Rwanda rwo hambere
     Umwami ni we wari umutware w’inyambo mukuru, hagakurikiraho umutware 
    w’ingabo, agakurikirwa n’umutware w’inyambo, hakaza umutahira, hagaheruka 
    umurenzamase.
     Umwami: yari nyiri Igihugu bityo akaba yari ku mutwe wa byose.
     Umutware w’ingabo: yari umukuru w’umutwe w’ingabo kandi akaba yari 
    hejuru y’umutware w’inyambo
    Umutware w’inyambo: yabaga ari umuntu ujijutse, akaba yarashyirwagaho 
    ngo agenge inyambo zo mu mitwe iyi n’iyi. Ubwo butegetsi yaburagaga 
    umwana we bugakomeza kuba uruhererekane. Ntiyashoboraga kunyagwa 
    kuko yari ashinzwe imyororerere y’inyambo. Nyamara umutware w’ingabo we 
    yashoboraga kunyagwa ingabo.
     Umutahira: we yabaga ari umunyacyubahiro baremeraga ubushyo bw’inyambo 
    bwo mu mutwe uyu n’uyu w’inka, akawubwiriza akawuragira. Umutahira 
    yashoboraga guhabwa inkoni y’ubushumba (kumuziturira); bamuhaga inka 
    (ubushyo). Byakorwaga bazitura inyana mu kiraro bakazimuha bakanamuha 
    inkoni y’ubushumba. Iyo inka zamaraga kuba amabuguma, umutware 
    w’inyambo yazeguriraga umutahira zikaba ize bwite. Na we yarazigumanaga 
    akaziha abo ashaka. Umutahira rero yabaga ari mu rwego rw’abashumba 
    b’inyambo. Ubushyo yabaga ashinzwe iyo bwasazaga bamuremeraga ubundi 
    bushyo cyangwa bakaburemera umwana we w’umuhungu.
     Abarenzamase: Bo bari nk’abakozi bari bashinzwe kwirirwa inyuma y’inka 
    (bubakaga ibiraro, bacaga ibyarire) kandi bakaba barashyirwagaho n’umutahira.

     IMYITOZO
     1. Vuga   abantu b’ingenzi bategekaga inyambo maze usobanure 
    inshingano za buri wese.
    2. Sobanura amagambo akurikira:  ibigarama, inkerakibumbiro, 
     imirizo, ingegene.
    3. Vuga imyororokere y’inyambo 

    II.7.4. Akamaro ko kwiga inganzo y’amazina y’inka
     IGIKORWA

     Nk’umunyeshuri wiga mu ishami ry’inshuke nikiciro cya mbere cy’amashuri 
    abanza wumva  kwiga  amazina y’inka bifite  uwuhe  mumaro.  


    Birashoboka ko hari umuntu wakwibaza icyo kwiga amazina y’inka byaba 
    bimaze muri iki kinyejana turimo, aho abantu benshi bahihibikanira kumva 
    ibirebana n’itumanaho, ndetse n’ikoranabuhanga. Reka twemere ko muri ibi 
    bihe ndetse n’ibizaza ntawuzongera kujya mu byo kwita inka. Ariko kumenya 
    ubuhanga bukubiye mu nganzo iyi n’iyi ya kera nta cyo byishe, ndetse ni 
    byiza rwose kumenya umurimo wa ba sogokuru. Bifite akamaro ku muntu 
    washobora gucengera neza iyo nganzo, hanyuma yamara kumucengeramo na 
    we akaba yafatiraho akayikoresha mu bundi buryo. None se Musenyeri Alegisi 
    Kagame amaze kuryoherwa, gucengera no gucengerwa n’inganzo y’amazina 
    y’inka, si bwo yayishingiyeho ahimba “Umuririmbyi wa Nyiribiremwa” n’ 
    “Indyoheshabirayi”?


    Byongeye kandi uwashaka kumenya ubuhanga bw’abahanzi ba hano mu 
    Rwanda ntanage akajisho kuri iyi nganzo y’amazina y’inka, ngo arebe ubuhanga 
    bw’intondeke zipimye indinganire yaba atakaje byinshi. Abashakashatsi bitaye 
    ku nganzo y’amazina y’inka harimo uwitwa Faransisi Yuwaneti (Francis 
    Jouannet), asobanura neza ko ubuhanga bw’intondeke zipimye ntaho ryakunze 
    kuboneka muri Afurika uretse mu Rwanda. Uwashaka kubicukumbura yasoma 
    igitabo kitwa Prosodologie et phonologie non linéaire, 1985, p.73. Niba tudashatse 
    kubyitaho ntaho twaba dutaniye na ba bandi bambara ikirezi ntibamenye ko 
    kera cyangwa wa wundi w’ umutunzi uba umworo w’amata.

     Nta gushidikanya mu mazina y’inka harimo ubuhanga bw’inshoberabuvivi. 
    Uretse ubwo buhanga bw’intondeke zipimye, usangamo injyana n’iminozanganzo 
    ishingiye ku isubirajambo, no ku isubirajwi ; usangamo gukoresha ijambo 
    ryabugenewe, usangamo uburyo bwo gukoreshamo imibangikanyo; usangamo 
    imizimizo myinshi itandukanye n’icyo abisi ubwabo bita ingaruzo. Ni ijambo 
    risingiza cyangwa se interuro y’amagambo asingiza abami muri rusange 
    cyangwa ingoma, hakaba n’asingiza umwami uyu n’uyu, ibikorwa bye cyangwa 
    amatwara ye. Uwashaka rero kumenya imyifatire y’Abanyarwanda bo hambere, 
    agashaka kumenya ibyo babaga bimirije imbere, nta yindi soko yavomamo 
    ubwo bumenyi uretse kubusanga mu mazina y’inka. Ubutwari n’umurava 
    birasingizwa, ubupfura no kwanga umugayo bikamamazwa kandi ibi ni bimwe 
    mu by’ingenzi biranga indangagaciro y’uwagombye kwitwa Umunyarwanda.

     IMYITOZO

     Mubona ari uruhe ruhare rw’inganzo y’amazina y’inka mu buvanganzo 
    nyarwanda? 

    II.8. Inshinga
     2.8.1. Inshoza n’amoko by’ishinga
     Igikorwa

     Soma interuro zikurikira,  witegereze amagambo yanditse atsindagiye, 
    usobanure imiterere yayo. Uhereye ku miterere y’ayo magambo, kora 
    ubushakashatsi utahure inshoza n’amoko by’inshinga.
     a) Amashashi y’inyambo yavukiye rimwe yimiraga rimwe. 
    b) Umwisi yabaga agiye kwita nk’ubushyo bwo mu mutwe w’Ibihogo 
    akabuteza umutware w’inyambo. 
    c) Umwisi yirindaga guteza inyambo   umwami n’umutware w’ingabo.
    d) Ingabo z’u Rwanda zari imitwe itegekwa n’abatware.
     e) Umugaba  w’ingabo  yari afite  ububasha  nk’ubw’umwami mu   
    gihe  k’igitero.
     f) Ingegene  ni inyambo zuzuye.

    1. Inshoza y’inshinga
     Inshinga ni ijambo ryumvikanisha igikorwa, imiterere, imico cyangwa 
    imimerere ya ruhamwa mu nteruro. Muri make, inshinga ni yo itanga ubutumwa 
    mu nteruro, igaragaramo igikorwa cya ruhamwa.

    2. Amoko y’inshinga
     Mu moko y’inshinga hagaragaramo inshinga isanzwe n’inshinga idasanzwe. 
    Inshinga isanzwe ishobora kuba iri mu mbundo cyangwa itondaguye. Ni 
    ukuvuga ko inshinga ishobora kwigaragaza mu nteruro ari:
     a) Inshinga idasanzwe bita nkene cyangwa mburabuzi.
     b) Inshinga isanzwe iri mu mbundo.
     c) Inshinga isanzwe itondaguye.

     a) Inshinga idasanzwe

     Inshinga idasanzwe bita nkene cyangwa mburabuzi ni inshinga zidakoreshwa 
    nk’inshinga zisanzwe kuko usanga hari ibihe bimwe na bimwe by’inshinga 
    zidatondagurwamo. Ikindi kiziranga ni uko usanga nta zina rishobora gukomoka 
    kuri bene izo nshinga. Ni inshinga zigizwe n’ibicumbi gusa
    (-ni, -ri, -fite, -ruzi, -zi); ntizifite imbundo zizwi ni yo mpamvu ku mikoreshereze y’imisozo yayo, 
    usanga izo nshinga zidakorana n’imisozo -e, -aga, -ye na a mu buryo busanzwe. 
    Cyakora iyo zikoreshejweho ingereka zishobora gusesengurwamo imisozo.

    b) Inshinga isanzwe iri mu mbundo
     Inshinga idatondaguye yitwa kandi inshinga iri mu mbundo. Ni inshinga 
    itagaragaza ngenga irimo cyangwa uburyo keretse uburyo bw’imbundo. 
    Inshinda idatondaguye iranga ikidafite uwo kerekezwaho. Inshinga iri mu 
    mbundo ntigaragaza ukora, igikorwa, igihe igikorwa gikorerwa keretse mu 
    nzagihe. 

    c) Inshinga itondaguye

     Ni inshinga igaragaza ngenga yayo, ruhamwa ndetse n’igihe itondaguwemo. 
    Urugero: Nzakora

    Ikitonderwa:

     Hari bamwe na bamwe bashyira “Ingirwanshinga ; -ti,-tya,-tyo, na -te” mu 
    moko y‘inshinga zidasanzwe bitwaje ko na zo zijya muri ngenga uko ari eshatu, 
    nyamara ingirwanshinga ni ubwoko bw’ijambo bwihariye kuko usibye kuba 
    zigaragaza ngenga nta rindi huriro zifitanye n’inshinga kuko zitagaragaza 
    igikorwa cyangwa imico n’imimerere ya ruhamwa.
     
    IMYITOZO

     Garagaza ubwoko bw’inshinga zagaragajwe mu nteruro zikurikira:
     a) Intwari yivugaga ibigwi n’ibirindiro byayo.
     b) Amazina y’inka afite akamaro mu muco wacu.
     c)Abanyeshuri beza bakunda gusoma.
     d) Nduzi mwese mwitabiriye ishuri.
     
    II.8.2. Ibihe by’inshinga
     IGIKORWA

     Soma interuro zikurikira,  witegereze amagambo yanditse atsindagiye, 
    usobanure imiterere yayo. Uhereye ku miterere y’ayo magambo, kora 
    ubushakashatsi utahure  kandi   usobanure  ibihe  by’inshinga.
     a) Mu Ngoro  Ndangamuco  y’u Rwanda umubare w’inyambo 
    ukomeza kwiyongera.
     b) Kwiga amazina y’inka bidufasha gusobanukirwa n’umuco wacu.
     c) Nimukomeza  gusoma  ibitabo  by’ubuvanganzo nyarwanda 
    muzasobanukirwa n’amateka  y’Abanyarwanda.
    d) Urubyiruko  ruzatozwa  kuba intore.
     
    Mu Kinyarwanda inshinga yose itondaguye igomba kugira igihe itondaguyemo 
    hakurikijwe urwego rw’ibivugwa n’irebero (ko ibivugwa byarangiye cyangwa 
    bitararangira) ryabyo. Habaho rero ibihe bikuru bitatu mu itondaguranshinga. 
    Ibyo bihe ni igihe cyahise kivuga ibyamaze kuba kikitwa impitagihe. Hakaba 
    ikivuga ibiriho ubu kikitwa indagihe. Hakabaho n’ikivuga ibizaba cyangwa 

    ibizaza kikitwa inzagihe.

     1. Indagihe
     Indagihe ivuga ibiba muri aka kanya, ibiba ubusanzwe n’ibyabaye kera bivugwa 
    mu nkuru bityo ikagabanywamo indagihe y’ubu, indagihe y’ubusanzwe, 
    indagihe y’imbarankuru n’iy’igikomezo.

    a) Indagihe y’ubu

     Iyi ndagihe yumvikanisha ikirimo gukorwa ubu, aho uvugiye no mu kanya kaza. 
    Indangagihe yayo ni –ra- 

    Ingero

    Ndahinga mu rutoki.
    Ubu ndandika ibaruwa.

    b) Indagihe y’ubusanzwe
     Indagihe y’ubusanzwe yumvikanisha igikorwa gisanzwe gikorwa. Ntawamenya 
    intangiriro n’iherezo ryacyo. 
    Indangagihe yayo ni –ø

    Ingero

     Izuba rirasa mu gitondo.
     Nkunda gusoma ibitabo.
     Nigisha ubumenyi bw’isi.

    c) Indagihe y’imbarankuru

     Indagihe y’imbarankuru umuntu ayikoresha avuga ibyabaye kera nk’aho ari 
    iby’ubu. Igira intego iteye nk’iy’ indagihe y’ubusanzwe bigatandukanira ku 
    nshoza. Indangahige yayo ni -ra-

    Ingero

     Umwarimu arahaguruka abwira abanyeshuri be ati: “Mwigane umwete 
    bizabafasha”.

    d) Indagihe y’igikomezo

     Indagihe y’igikomezo yumvisha igikorwa kirimo gukorwa ubu ngubu 
    ntawamenya igihe cyatangiriye nta n’uwamenya igihe kiri burangirire, 
    Indangagihe yayo ni -ra-ki-âa cyangwa -ra-ki- iyo igicumbi gitangiwe n’innyajwi.
     
    Ingero
    Ndacyasoma igitabo.
    Aho aracyakoze wa murimo?
    Turacyamutegereje.
    Ibikorwa remezo biracyatera imbere.
    Ndacyubaha abakuru.

    2. Impitagihe
    Impitagihe ivuga ibintu byahise kare n’ibyahise kera ikigabanyamo impitakare 
    n’impitakera.

    a) Impitakare
     Impitakare yumvisha igikorwa cyarangiye mu gihe cyahise ariko kitarengeje 
    uyu munsi mu gitondo. Indangagihe yayo ni –aa-.

    Ingero

    Nateraga urubingo.
    Naharuraga umuhanda.
    Twahinze ibishyimbo.

    b) Impitakera
    Impitakera yumvisha igikorwa cyarangiye mu gihe cyahise uhereye ejo hashize 
    ugana hirya yaho. Indangagihe yayo ni- âa- na a-râ

    Ingero

    Nabyinaga mu itorero Indangamuco
    Natozaga ikipe y’igihugu
    Nasomye Bibiliya nkiri muto.
    Yarasomye.

    3. Inzagihe

    Inzagihe ivuga ibiza kuba cyangwa ibizaba nyuma y’igihe cyo kuvuga. 
    Yigabanyamo inzahato n’inzakera.

    a) Inzahato

    Inzahato ivuga ibiri bube nyuma yo kuvuga ariko ntibifatire undi munsi. 
    Indangagihe yayo ni –ra.

    Ingero

    Ku gicamunsi uratera umupira.
    Mu kanya uramperekeza ku isoko.
    Araza kukubwira igikenewe.

    b) Inzakera
    Inzakera ivuga ibizaba ejo hazaza cyangwa mu bihe bizakurikiraho. Indangagihe 
    yayo ni –zaa-.

     Ingero
    Tuzaririmba indirimbo z’agakiza.
    Muzadusura ryari?

    Tuzagera ku iterambere mu bikorwa remezo.

     IMYITOZO

     1. Garagaza ibihe bikuru by’inshinga n’ibigiye bibishamikiyeho 

    byose.
     2. Tahura  inshinga zitondaguye ziri mu nteruro zikurikira  maze 
    ugaragaze ibihe  zitondaguyemo.
     a) Nabonye imbuto none nateye.
     b) Igihe nari mu ishuri wansakurizaga.
     c) Leta y’u Rwanda yahisemo gushyira mu bikorwa ikemezo 
    k’imiturire.
     d) Umubare w’abuturage uzakomeza kwiyongera.

     e) Hari ibindi bikorwa bitunze Abanyarwanda.

     II.9. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

     Himba ikivugo cyo mu gihe tugezemo gifite imiterere nkiy’ “Inkatazakurekera” 
    wirata ibyiza wakoze cyangwa ibikorwa wagezeho maze uzakivuge  imbere ya 
    bagenzi bawe ugaragaza isesekaza rikwiye. Ikivugo cyawe ntikirenze imikarago 
    makumyabiri.

    Ubu ndangwa:

    - No kwimakaza umuco nyarwanda, bagenzi bange gushishikariza gusoma 
    ingeri z’ubuvanganzo nyabami, gusabana no gutarama nifashishije 

    ingeri z’ubuvanganzo nyarwanda,
    -No gukoresha neza ibihe by’inshinga.

     I.10. Isuzuma risoza umutwe wa kabiri
     Umwandiko: Igitero cyo mu Bushubi
    Rwabugiri agaba igitero mu Bushubi (ubu ni muri Tanzaniya) yatejeyo imitwe 
    itanu y’ingabo:  Uruyange, Inyaruguru, Abarasa, Abahirika n’Inyange. Umugaba 
    w’icyo gitero yari Seruzamba rwa Kinani cya Biraboneye wo mu Baryinyonza.

    Impamvu yatumye Rwabugiri ahatera si ukugira ngo ahigarurire, ahubwo 
    kwari ukugira ngo atabare umwami waho mushya wamutabaje. Umwami waho 
    Kibogora agiye gupfa, yaraze ingoma umwana we Nsoro. Hari undi mwana 
    wa Kibogora witwaga Rwabigimba, agashaka kurwanya mwene se Nsoro ngo 
    amukure ku ngoma yabo. Kandi yari amaboko ashoboye kumugeza kuri iyo 
    ntego. Nsoro abonye ko atamurwanya ngo amushobore yitabaza Rwabugiri. Ni 
    cyo cyateye Rwabugiri gutera i Bushubi.

    Ingabo za Rwabugiri zimaze kugera mu Bushubi, Nsoro yashoje intambara kuko 
    yari abonye amaboko. Ingamba ziracakirana. Ingabo za Rwabigimba zitwaga 
    “Urwanana” ziraneshwa zihungana na nyirazo, bajya i Bugufi (na ho ni muri 
    Tanzaniya). Rwabigimba amaze gutsindwa, Nsoro yakira ingabo z’u Rwanda 
    zamutabaye, azakirira ahantu hitwa Cyaza. Aho hantu yari yaharimbishije cyane, 
    hose hateguye ibirago nta muntu n’umwe wo mu ngabo z’u Rwanda wicaye 
    ku byatsi. Arabazimanira cyane, abereka ukuntu yabashimye ndetse abaha 
    n’imyenda. Mbese abereka ko abafitiye umutima mwiza na bo baramushima 
    cyane. Abaha ibyo bashyira Rwabugiri byinshi kandi bishimishije. Cyane cyane 
    imyenda (ubwo muri Tanzaniya imyenda yari yarahageze).    

    Ubwo rero Rwabigimba yabonaga ko atagishoboye Nsoro kuko ashyigikiwe na 
    Rwabugiri. Noneho na we ashaka uburyo yakuzura na Rwabugiri. Amutumaho 
    ab’aho b’ibikomangoma nka we bageze ku munani amwoherereza n’amaturo 
    menshi. Abo bantu bamusanga mu rugo rw’ i Sakara mu Gisaka. Batura amaturo 
    bahawe bavuga n’ubutumwa. Abo bose Rwabugiri Arabica. Ariko bararenganye. 

    Rwabigimba amaze kumenya ibyo Rwabugiri yamukoreye asanga amuhakaniye 
    umubano, yigira inama yo kuzatera mu Bushubi mu gihe Rwabugiri azaba 
    yavuye i Sakara; yaragiye ku nkiko zo hirya zitegeranye n’u Bushubi. Koko 
    hashize iminsi, 

    Rwabugiri ava i Sakara ajya mu Kinyaga. Rwabigimba amenye ko Rwabugiri 
    yagiye, yongera gutera mu Bushubi kurwanya Nsoro mwene se. Nsoro 
    abonye ko Rwabigimba yongeye kumwuvura na none atuma kuri Rwabugiri. 
    Rwabugiri na we atuma kuri Kabaka umutware w’Abarasa amutegeka gutabara 
    Nsoro. Kabaka ahagurukana n’ingabo ze arambuka atabara Nsoro barwanya 
    Rwabigimba ubwa kabiri baramutsinda. Noneho baguma mu Bushubi kugira 
    ngo barinde Nsoro, bituma atongera guterwa. Ni ko Rwabugiri yari yabitegetse 
    Kabaka.

    Banze amata y’ingweba biyemeza kubeshya ngo batahe i Rwanda. Ingabo za 
    Kabaka zirinze Nsoro zaje kumererwa nabi, ziraharwarira, ziranahasonzera, 
    kuko zanze kunywa amata y’ingweba.  Ubwo kwari ugushaka impamvu yo 
    gutaha bakahava. Babonye ko bene izo mpamvu zo kurwara no gusonza kandi 
    begereye iwabo mu Gisaka zitakwemerwa na Rwabugiri bongeraho indi 
    mpamvu kandi mbi cyane, ngo Nsoro ni we ubaroga n’abagaragu be, ngo rimwe 
    na rimwe babahingisha nijoro batazi icyo bakora bahindutse nk’abasazi, abandi 
    ngo bagacika intege, bakagira uruhondobero ntibashobore kuba bahaguruka 
    aho bicaye. Ibyo babyumvikanaho na Kabaka umutware wabo, bamusaba ko 
    azabibabwirira Rwabugiri bigatuma abakura mu Bushubi bagataha.

    Kabaka yemera inama Abarasa bamubwiye, abakorera uko bashaka atuma kuri 
    Rwabugiri ati: “Abarasa bamerewe nabi cyane kubera uburozi bw’Abashumba 
    na Nsoro”. Ati: “Hari ubwo bamwe babahingisha nijoro batabizi basa n’abarota, 
    abandi bagahondobera intege zikabura, umuntu ntabe yakwihagurutsa aho 
    yicaye”. Ati: “Kandi rero barimo gufatwa nabi, inzara na yo ntiboroheye”! 

    Rwabugiri ararakara, atuma kuri Kabaka ati: “Niba ari uko bimeze muzafate 
    Nsoro n’umuryango we mubanzanire”. Koko baramufata, bafata na nyina 
    n’abagore be bombi: Mukananika na Bihogo, bafata n’abana be babiri: 
    Muyombo na Kambibi. Ubwo Rubanguka rwa Kabaka asanga Rwabugiri mu 
    Kinyaga kumubwira amacumu no kumumenyesha ko Nsoro na Nyina n’abagore 
    be n’abana be bafashwe ari imbohe. Amubaza ko bazabamuzanira cyangwa se 
    ko bazabicira iyo. Undi ati: “Bazabanzanire ino mu Kinyaga”. Bahabagejeje bose 
    arabica. Birangiye ajya iwe ku Nzizi, ahageze afatwa n’ubushita bumugwa nabi 
    gtcyane. Aho akiriye, umusizi witwa Munyangango ahimba igisigo kitwa “Umunsi 
    mbariwa inkuru.” Icyo gisigo gisingiza umwami kikamurata kikanamushima, 
    kandi kikogeza amoko n’imiryango yabyaye abagabekazi n’intwari zarwaniye 

    igihugu n’imiryango zikomokamo.

     II. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Ni irihe zina ry’ubwami rya Rwabugiri uvugwa mu mwandiko?
    2. Garagaza imitwe itanu y’ingabo z’u Rwanda yarwanye mu gitero cyo mu 
    Bushubi.
    3. Kabaka yari muntu ki? 
    4. Uturere dukurikira tuvugwa mu mwandiko turi mu yihe Ntara y’ubu: i 
    Gisaka, i Kinyaga? 
    5. Ni iki cyatumye Rwabugiri agaba igitero mu Bushubi? 
    6. Rwabigimba yabyifashemo ate amaze guhakanirwa ubufasha na 
    Rwabugiri?
    7. Seruzamba yari afite murimo ki mu gitero cyo mu Bushubi? 
    8. Ni uwuhe muvuzi w’amacumu uvugwa mu mwandiko? 
    9. Utekereza ko igitero cyo mu Bushubi cyamariye iki u Rwanda?
    10. Ni irihe somo ukuye mu gitero   cyo   mu Bushubi?

     

    II. Ibazo by’inyunguramagambo
     1. Sobanura amagambo cyangwa imvugo zikurikira dusanga mu mwandiko 
    a) Kuraga ingoma
    b) Gushaka amaboko
    c) Gushoza intambara
    d) Igikomangoma
    e) Kuvuga amacumu
    f) Uruhondobero
    g) Kugaba igitero
    h) Ingamba ziracakirana

    2. Andika impuzanyito z’aya magambo ziri mu mwandiko 

    a) Uhimba igisigo cy’umwami
    b) Ibyo ugemurira umuntu umushakaho ubufasha cyangwa kumukeza
    c) Nyina w’umwami
    d) Indwara y’uruhu ifata nk’ubuheri
    e) Abantu bakorera umwami

    3. Andika imbusane z’amagambo akurikira   ari mu mwandiko: 
    a) Kurwanya 
    b) Intwari 
    c) Gukura ku ngoma 
    d) Gushima 
    e) Kuneshwa 

    III. Ibibazo   by’ubuvanganzo

     1. Tanga ingeri z’ubuvanganzo nyabami waba uzi.
     2. Ibyivugo by’abantu bakuru birimo amoko angahe? Yavuge kandi 
    unayatandukanye.
     3. Sobanura amoko y’impeta z’ubutwari zo mu Rwanda rwo hambere.
     4. Hanga ikivugo cyawe, wivuga uwo uri we, wirata ubutwari bw’ibikorwa byiza yakoze.

     IV. Ibibazo  by’ikibonezamvugo

     1. Garagaza ubwoko bw’inshinga zagaragajwe mu nteruro zikurikira:
    a) Twese turi abana b’u Rwanda. 
    b)  Abana bifite ubumuga bakunda gukinana n’abandi imikino 
    ndangamuco.
     2. Garagaza ibihe by’inshinga zitondaguye zikurikira:
     a) Abanyeshuri bazatsinda neza amasomo yabo kuko biga uko bikwiye.
     b) Amazina y’inka ndayumva kuko mu kanya twakoraga imyitozo 

    ayerekeyeho.

     V. Ihangamwandiko 
    Ushingiye ku miterere n’amoko y’ibyivugo,  hanga ikivugo cyawe, wivuga uwo 
    uri we, wirata ubutwari bw’ibikorwa byiza wakoze.

    ukabigeraho.Nturenze imikarago makubyabiri

    UNIT 1: UBURINGANIRE N'UBWUZUZANYE UNIT 3: UBUZIMA BW’IMYOROROKERE