Uburezi bw’umwana ni igikorwa kigirwamo uruhare n’impande zitandukanye cyane cyane impande ebyiri z’ingenzi: Umubyeyi n’umwarimu. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo habayeho imikoranire ya hafi hagati y’ishuri n’ ababyeyi , abanyeshuri batsindira ku rwego rwo hejuru.

Uruhare  rw’ababyeyi  mu   iterambere  ry’ikigo  no  kuzamura  imyigire  n’imyigishirize  ni ntagereranywa. Iyo  ababyeyi  bagize  uruhare rugaragara mu burezi bw’abana babo haba mu rugo cyangwa se ku ishuri bigira akamaro kanini mu myigire n’imitsindire  y’abana. Ku rundi ruhande,    iyo ababyeyi batagize uruhare rugaragara mu burezi bw’abana babo ingaruka nazo ziba nyinshi haba ku babyeyi, abanyeshuri, umuryango ndetse n’igihugu muri rusange. Uruhare rw’umubyeyi mu myigire y’umwana rugaragara cyane mu buryo umubyeyi afasha umwana mu myigire n’uburyo akorana  n’ishuri  hagamijwe kugira  ngo umwana yige neza kandi atsinde.